Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n'isi. Isi nta shusho yari ifite kandi nta cyari kiyiriho: yari imeze nk'inyanja kandi icuze umwijima. Umwuka w'Imana wari ubundikiye amazi. Nuko Imana iravuga iti: “Nihabeho umucyo.” Umucyo ubaho. Imana ibona ko umucyo ari mwiza, maze iwutandukanya n'umwijima: umucyo iwita amanywa, umwijima iwita ijoro. Burira buracya, uba umunsi wa mbere. Imana iravuga iti: “Nihabeho igisenge cyo gutandukanya amazi ngo amwe abe munsi yacyo, andi abe hejuru yacyo.” Biba bityo. Imana irema icyo gisenge, gitandukanya amazi yo munsi yacyo n'ayo hejuru yacyo. Igisenge Imana icyita ijuru. Burira buracya, uba umunsi wa kabiri. Imana iravuga iti: “Amazi ari munsi y'ijuru niyihindire hamwe kugira ngo ubutaka buboneke.” Biba bityo. Ahatari amazi Imana ihita ubutaka, ya mazi iyita inyanja. Imana ibona ari byiza. Imana iravuga iti: “Ubutaka nibumeze ibyatsi n'ibimera byera imbuto, nihamere n'ibiti bitari bimwe byera imbuto.” Biba bityo. Ubutaka bumeza ibyatsi n'ibimera bitari bimwe byera imbuto, n'ibiti bitari bimwe byera imbuto. Imana ibona ari byiza. Burira buracya, uba umunsi wa gatatu. Imana iravuga iti: “Nihabeho ibinyarumuri ku gisenge cy'ijuru kugira ngo bitandukanye amanywa n'ijoro, bibe ibimenyetso biranga iminsi n'ibihe n'imyaka, byakire ku gisenge cy'ijuru kugira ngo bimurikire isi.” Biba bityo. Imana irema ibinyarumuri bibiri binini: izuba ryo kugenga amanywa n'ukwezi ko kugenga ijoro, irema n'inyenyeri. Imana ibishyira ku gisenge cy'ijuru kugira ngo bimurikire isi, bigenge amanywa n'ijoro kandi bitandukanye umucyo n'umwijima. Imana ibona ari byiza. Burira buracya, uba umunsi wa kane. Imana iravuga iti: “Udusimba two mu mazi nituyajagatemo, inyoni n'ibisiga biguruke mu kirere.” Imana irema ibikōko binini byo mu nyanja n'ibinyabuzima by'amoko yose byinyagambura bikajagata mu mazi, irema n'inyoni n'ibisiga by'amoko yose. Imana ibona ari byiza. Byose ibiha umugisha, itegeka ibyo mu mazi iti: “Nimwororoke mugwire mwuzure mu nyanja.” Itegeka n'ibiguruka iti: “Nimugwire ku isi.” Burira buracya, uba umunsi wa gatanu. Imana iravuga iti: “Inyamaswa z'amoko yose nizibe ku butaka: amatungo n'ibikurura inda hasi n'izindi nyamaswa zose nk'uko amoko yazo ari.” Biba bityo. Imana irema inyamaswa z'amoko yose n'amatungo n'ibikurura inda hasi byose. Imana ibona ari byiza. Imana iravuga iti: “Tureme abantu basa natwe, bameze nkatwe maze bategeke isi yose: amafi n'inyoni n'ibisiga, n'amatungo n'ibikurura inda hasi.” Imana yaremye umuntu usa na yo, yamuremye asa n'Imana, umugabo n'umugore ni ko yabaremye. Imana ibaha umugisha, irababwira iti: “Nimubyare mugwire, mwuzure isi yose muyitegeke. Mugenge amafi n'inyoni n'ibisiga, n'ibikurura inda hasi! Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto n'ibiti byose byera imbuto, bizabatunga. Inyamaswa zose n'inyoni n'ibisiga n'ibikurura inda hasi byose, mbese ibihumeka byose, mbihaye ibimera byo kubitunga!” Biba bityo. Imana ireba ibyo yari imaze kurema ibona ari byiza cyane. Burira buracya, uba umunsi wa gatandatu. Ijuru n'isi n'ibibirimo byose bisozwa bityo. Ku munsi wa karindwi Imana yari yashoje uwo murimo, uwo munsi iruhuka imirimo yose yari yakoze. Imana iha umugisha umunsi wa karindwi, irawiyegurira kuko ari wo yaruhutseho umurimo yari yakoze wo kurema. Dore amavu n'amavuko y'iremwa ry'ijuru n'isi. Ubwo Uhoraho Imana yaremaga ijuru n'isi, nta bihuru cyangwa ibindi bimera byari byabaho, kuko Uhoraho Imana yari ataragusha imvura, nta n'umuntu wariho ngo ahinge ubutaka. Ahubwo amasōko ni yo yadudubizaga akabobeza ubutaka. Nuko Uhoraho Imana akura umukungugu mu gitaka awubumbabumbamo umuntu, amuhumekera umwuka w'ubugingo mu mazuru, umuntu aba muzima. Uhoraho Imana ategura ubusitani iburasirazuba, ahitwa Edeni, ahashyira uwo muntu yari amaze kubumbabumba. Uhoraho Imana ameza mu butaka ibiti by'amoko yose binogeye amaso n'ibyera imbuto ziribwa, kandi hagati muri ubwo busitani amezamo igiti cy'ubugingo n'icy'ubumenyi bwo gutandukanya icyiza n'ikibi. Muri Edeni haturukaga uruzi rukabobeza ubusitani, rukahava rwigabanyamo inzuzi enye. Urwa mbere rwitwa Pishoni, ni rwo ruca mu gihugu cyose cya Havila kibamo izahabu. Izahabu yaho ni nziza cyane, kibamo n'ibiti bivamo umubavu mu marira yabyo, n'amabuye y'agaciro yitwa onigisi. Uruzi rwa kabiri rwitwa Gihoni, ni rwo ruca mu gihugu cyose cya Kushi. Urwa gatatu rwitwa Tigiri, ni rwo rutemba rugana iburasirazuba bw'igihugu cya Ashūru. Urwa kane ni Efurati. Uhoraho Imana ashyira umuntu mu busitani bwa Edeni kugira ngo abukorere kandi abufate neza. Nuko Uhoraho Imana aramubwira ati: “Ushobora kurya ku mbuto z'igiti cyose cyo mu busitani, uretse izo ku giti cy'ubumenyi bwo gutandukanya icyiza n'ikibi. Ntuzazirye kuko nuzirya uzapfa nta kabuza!” Nuko Uhoraho Imana aravuga ati: “Si byiza ko umuntu aba wenyine, reka muremere umufasha bakwiranye.” Uhoraho Imana abumba mu butaka inyamaswa zose n'ibisiga n'inyoni byose, arabizana ngo arebe uko umuntu abyita amazina, maze ibifite ubuzima byose bigumana amazina yabyise. Umuntu yita amazina amatungo n'inyoni n'ibisiga n'inyamaswa zose. Ariko umuntu yari atarabona umufasha bakwiranye. Nuko Uhoraho Imana asinziriza umuntu agira ibitotsi byinshi, amuvanamo rumwe mu mbavu ze, arangije asubiranya umubiri. Urwo rubavu Uhoraho Imana avanye mu mugabo aruremamo umugore, amushyīra umugabo. Umugabo aravuga ati: “Noneho dore uwo duhwanye: ni igufwa ryanjye n'amaraso yanjye. Uyu mwise umugore, kuko avanywe mu mugabo.” Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bakaba umuntu umwe. Umugabo n'umugore we bari bambaye ubusa kandi ntibibatere isoni. Inzoka yari incakura kurusha izindi nyamaswa zose Uhoraho Imana yari yararemye. Inzoka ibaza umugore iti: “Mbese koko Imana yababujije kurya ku mbuto zose z'ibiti byo muri ubu busitani?” Umugore asubiza inzoka ati: “Dushobora kurya imbuto z'ibiti byo muri ubu busitani, uretse iz'igiti kiri hagati muri bwo. Imana yaravuze iti: ‘Ntimuzaziryeho, ndetse ntimuzazikoreho kugira ngo mutazapfa.’ ” Inzoka ibwira umugore iti: “Reka da, ntimuzapfa! Ahubwo Imana izi ko nimuziryaho muzahumuka, mukamera nka yo, mukamenya gutandukanya icyiza n'ikibi.” Nuko umugore abonye ko imbuto z'icyo giti ari nziza, yibwira ko zigomba kuba ziryoshye kandi zikamenyesha umuntu ubwenge. Asoromaho imbuto ararya, ahaho n'umugabo we bari kumwe, na we ararya. Ni bwo bombi bahumutse bamenya ko bambaye ubusa. Nuko bidodera ibicocero mu bibabi by'umutini. Baza kumva Uhoraho Imana watemberaga mu busitani mu mafu y'igicamunsi. Maze umugabo n'umugore we bihisha Uhoraho Imana mu biti by'ubusitani. Uhoraho Imana ahamagara umugabo aramubaza ati: “Uri hehe?” Aramusubiza ati: “Nakumvise mu busitani, ngira ubwoba kuko nambaye ubusa maze ndihisha.” Uhoraho aramubaza ati: “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Aho ntiwariye ku mbuto za cya giti nakubujije?” Umugabo aramusubiza ati: “Umugore wampaye ni we wazimpaye ndazirya.” Uhoraho Imana abaza umugore ati: “Ibyo wakoze ni ibiki?” Umugore arasubiza ati: “Inzoka yanshutse ndazirya.” Nuko Uhoraho Imana abwira inzoka ati: “Kubera ibyo wakoze, ndakuvumye. Mu matungo yose n'inyamaswa zose, ni wowe wenyine uzajya ukurura inda hasi, ukarya n'umukungugu. Bizaba bityo iminsi yose uzabaho. Nshyize inzigo hagati yawe n'umugore, no hagati y'urubyaro rwawe n'urwe. Ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse agatsinsino.” Abwira umugore ati: “Nzongēra imibabaro yawe utwite, uzabyare uribwa n'ibise. Uzahora wifuza umugabo wawe, na we agutegeke.” Hanyuma abwira umugabo ati: “Wumviye inama mbi y'umugore wawe, urya ku mbuto z'igiti nakubujije. Kubera ibyo wakoze ubutaka buravumwe. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya uhinga uruhe kugira ngo ubone ibigutunga. Ubutaka buzamera amahwa n'ibitovu, utungwe n'ibimera byo mu gasozi. Uzajya ubona ibyokurya wiyushye akuya, kugeza igihe uzapfira usubire mu gitaka, kuko ari cyo wavuyemo. Koko uri umukungugu kandi uzasubira mu mukungugu.” Uwo mugabo Adamu yita umugore we Eva, kuko ari we wabaye nyina w'abantu bose. Uhoraho Imana akorera Adamu n'umugore we imyambaro mu mpu, arayibambika. Uhoraho Imana aravuga ati: “Dore umuntu yabaye nkatwe, kubera ko yamenye gutandukanya icyiza n'ikibi. Ntagomba no gusoroma ku mbuto z'igiti cy'ubugingo ngo aryeho, abeho iteka!” Nuko Uhoraho Imana yirukana umuntu mu busitani bwa Edeni, ngo ajye guhinga ubutaka yavuyemo. Amaze kwirukana umuntu, ashyira mu burasirazuba bw'ubusitani bwa Edeni abakerubi bafite inkota z'umuriro zirabagirana, ngo bice inzira igana ku giti cy'ubugingo. Adamu aryamana n'umugore we Eva amutera inda, abyara umuhungu amwita Kayini, avuga ati: “Mbyaye umwana mbikesha Uhoraho.” Eva abyara undi muhungu amwita Abeli. Abeli aba umushumba, naho Kayini aba umuhinzi. Hashize igihe Kayini ashyīra Uhoraho ituro ry'imyaka yahinze, Abeli na we azana uburiza mu matungo ye, n'ibinure byayo. Uhoraho yishimira Abeli n'ituro rye, ariko ntiyishimira Kayini n'ituro rye. Ibyo birakaza Kayini cyane maze mu maso he harijima. Uhoraho abaza Kayini ati: “Urakajwe n'iki? Ese ni iki cyatumye mu maso hawe hijima? Nukora ibyiza, sinzabura kukwishimira. Ariko nudakora ibyiza, umenye ko icyaha kikubikiye nk'inyamaswa igutegeye ku muryango ngo igusumire. Nyamara ukwiriye kukinesha.” Umunsi umwe Kayini na murumuna we Abeli bari mu murima baganira, Kayini asumira Abeli aramwica. Uhoraho abaza Kayini ati: “Murumuna wawe Abeli ari he?” Kayini aramusubiza ati: “Ndabizi se? Ese nshinzwe kurinda murumuna wanjye?” Uhoraho aramubwira ati: “Ibyo wakoze ni ibiki? Amaraso ya murumuna wawe wamennye ku butaka, ngomba kuyahōrera. Kuva ubu ubaye ikivume kurusha ubutaka bwasamye bukamira amaraso ya murumuna wawe wishe. Nubuhinga ntibuzongera kukurumbukira, bityo uzahora uri inzererezi wangara ku isi.” Kayini abwira Uhoraho ati: “Icyo gihano kirakabije, sinashobora kucyihanganira. Dore uhereye ubu unciye ku isuka, ntuzatuma nongera kuguca iryera, umpinduye inzererezi ngo mpore nangara ku isi, kandi uzambona wese azanyica.” Uhoraho aramubwira ati: “Oya Kayini we, uwakwica wese yabihōrerwa karindwi.” Nuko Uhoraho ashyira ikimenyetso kuri Kayini, kugira ngo uzahura na we atazamwica. Kayini ava imbere y'Uhoraho ajya gutura mu gihugu cyitwa Nodi, mu burasirazuba bwa Edeni. Kayini aryamana n'umugore we, amutera inda, abyara umuhungu bamwita Henoki. Kayini yubaka umujyi awitirira uwo muhungu we Henoki. Henoki abyara Iradi, Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli, Metushayeli abyara Lameki. Lameki ashaka abagore babiri: uwa mbere yitwaga Ada, uwa kabiri akitwa Sila. Ada abyara Yabali, sekuruza w'aborozi batuye mu mahema. Murumuna we yitwaga Yubali, sekuruza w'abacuranga inanga bakavuza n'imyirongi. Sila we yabyaye Tubalikayini, sekuruza w'abacura ibikoresho byose mu muringa no mu cyuma. Mushiki we yitwaga Nāma. Lameki abwira abagore be ati: “Ada na Sila, nimutege amatwi! Bagore banjye, nimwumve icyo mbabwira! Nishe umugabo muhōra ko yankomerekeje, nishe n'umusore muhōra ko yankubise. Niba Kayini yahōrerwa incuro ndwi, jyewe nzihōrera incuro mirongo irindwi n'indwi!” Adamu aryamana n'umugore we, arongera amutera inda, abyara umuhungu amwita Seti, avuga ati: “Imana inshumbushije undi mwana mu mwanya wa Abeli, Kayini yishe.” Seti na we abyara umuhungu amwita Enoshi. Icyo gihe abantu batangiye gusenga Imana bayita Uhoraho. Iyi ni inyandiko ivuga ku bakomoka kuri Adamu. Igihe Imana yaremaga umuntu, yamuremye asa na yo. Umugabo n'umugore ni ko yabaremye, icyo gihe ibaha umugisha, ibita abantu. Adamu amaze imyaka ijana na mirongo itatu, abyara umuhungu basa kandi umeze nka we, amwita Seti. Amaze kubyara Seti, abaho indi myaka magana inani, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. Adamu yapfuye amaze imyaka managa cyenda na mirongo itatu. Seti amaze imyaka ijana n'itanu avutse, abyara Enoshi. Amaze kubyara Enoshi, abaho indi myaka magana inani n'irindwi, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. Seti yapfuye amaze imyaka magana cyenda na cumi n'ibiri. Enoshi amaze imyaka mirongo cyenda avutse, abyara Kenani. Amaze kubyara Kenani, abaho indi myaka magana inani na cumi n'itanu, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. Enoshi yapfuye amaze imyaka magana cyenda n'itanu. Kenani amaze imyaka mirongo irindwi avutse, abyara Mahalalēli. Amaze kubyara Mahalalēli, abaho indi myaka magana inani na mirongo ine, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. Kenani yapfuye amaze imyaka magana cyenda na cumi. Mahalalēli amaze imyaka mirongo itandatu n'itanu avutse, abyara Yeredi. Amaze kubyara Yeredi, abaho indi myaka magana inani na mirongo itatu, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. Mahalalēli yapfuye amaze imyaka magana inani na mirongo cyenda n'itanu. Yeredi amaze imyaka ijana na mirongo itandatu n'ibiri avutse, abyara Henoki. Amaze kubyara Henoki, abaho indi myaka magana inani, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. Yeredi yapfuye amaze imyaka magana cyenda mirongo itandatu n'ibiri. Henoki amaze imyaka mirongo itandatu n'itanu avutse, abyara Metusela. Amaze kubyara Metusela, abaho indi myaka magana atatu, ayoboka Imana kandi abyara abandi bahungu n'abakobwa. Henoki yabayeho imyaka magana atatu na mirongo itandatu n'itanu, hanyuma kubera ko yayobotse Imana iramujyana, ntihagira uwongera kumuca iryera. Metusela amaze imyaka ijana na mirongo inani n'irindwi avutse, abyara Lameki. Amaze kubyara Lameki, abaho indi myaka magana arindwi mirongo inani n'ibiri, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. Metusela yapfuye amaze imyaka magana cyenda na mirongo itandatu n'icyenda. Lameki amaze imyaka ijana na mirongo inani n'ibiri avutse, abyara umuhungu. Amwita Nowa, avuga ati: “Uyu azaturuhura mu mirimo inaniza yo guhinga ubutaka bwavumwe n'Uhoraho.” Amaze kubyara Nowa, Lameki abaho indi myaka magana atanu na mirongo cyenda n'itanu, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. Lameki yapfuye amaze imyaka magana arindwi na mirongo irindwi n'irindwi. Nowa amaze imyaka magana atanu avutse, abyara Semu na Hamu na Yafeti. Abantu batangiye kuba benshi ku isi, bamaze no kubyara abakobwa, abahungu b'Imana babengukwa abakobwa b'abantu, babashakamo abageni. Uhoraho ni ko kuvuga ati: “Umwuka w'ubugingo ntuzaguma mu bantu iteka, kuko bagomba gupfa. Bazamara imyaka ijana na makumyabiri gusa.” Muri ibyo bihe abahungu b'Imana babanaga n'abakobwa b'abantu, bakababyarira abana. Ni cyo cyatumye ku isi hāri abantu barebare kandi banini, ari bo za ntwari z'ibirangirire zo mu bihe bya kera. Uhoraho abona ko abantu bo ku isi bakabije gukora ibibi, kandi ko bahorana imigambi mibi, maze arababara yicuza icyatumye arema umuntu akamushyira ku isi. Ni ko kuvuga ati: “Nzatsemba ku isi abantu naremye, mbatsembane n'amatungo n'ibikurura inda hasi n'inyoni n'ibisiga, kuko nicuza icyatumye mbirema.” Icyakora Nowa we atoneshwa n'Uhoraho. Dore amateka ya Nowa: Nowa yari umuntu w'intungane mu bo mu gihe cye, ni we wari indakemwa kandi yayobokaga Imana. Nowa yabyaye abahungu batatu, ari bo Semu na Hamu na Yafeti. Imana ibona isi yononekaye kandi yuzuye urugomo, kubera ko abantu bose bakabije gukora ibibi. Nuko ibwira Nowa iti: “Ngiye gutsemba abantu bose kuko bujuje isi urugomo, ngiye kubatsembana n'ibiri ku isi byose. “Iyubakire ubwato bunini mu mbaho zikomeye, ucemo ibyumba. Hanyuma ubuhomeshe kaburimbo imbere n'inyuma kugira ngo amazi atinjiramo. Dore uko uzabwubaka: buzagira uburebure bwa metero ijana na mirongo itanu, n'ubugari bwa metero makumyabiri n'eshanu, n'ubuhagarike bwa metero cumi n'eshanu. Uzashyireho igisenge, hagati yacyo n'inkuta hazabe santimetero mirongo itanu. Uzashyire umuryango mu rubavu rwabwo, kandi ubwubakemo amagorofa atatu. “Dore ngiye guteza isi umwuzure utsembe abantu n'ibinyabuzima byose biyiriho, byose bizashiraho. Ariko wowe tuzagirana amasezerano. Uzinjire mu bwato, wowe n'umugore wawe n'abahungu bawe n'abakazana bawe. Uzinjize mu bwato n'ibinyabuzima bibiri bibiri bya buri bwoko, ikigabo n'ikigore kugira ngo bidapfa. Hazajye haza bibiri bya buri bwoko bigusange kugira ngo bidapfa: inyoni n'ibisiga n'amatungo n'ibikurura inda hasi byose uko amoko yabyo ari. Wowe uzashake ibiribwa by'amoko yose ubibike, kugira ngo bizabatungane n'ibyo binyabuzima.” Nowa akora ibyo Imana yamutegetse byose. Uhoraho abwira Nowa ati: “Injira mu bwato wowe n'ab'inzu yawe bose, kuko ari wowe gusa mbona utunganye mu bantu b'iki gihe. Mu nyamaswa n'amatungo byose bidahumanya, uzafatemo birindwi bya buri gitsina uko amoko yabyo ari, naho mu bihumanya uzafatemo bibiri ikigabo n'ikigore uko amoko yabyo ari. No mu nyoni n'ibisiga uzafatemo birindwi bya buri gitsina, kugira ngo amoko yabyo azakomeze kororoka ku isi. Kuko hasigaye iminsi irindwi nkagusha imvura iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, ngatsemba ibyaremwe byose biri ku butaka.” Nowa akora ibyo Uhoraho yamutegetse byose. Mu gihe cy'umwuzure, Nowa yari amaze imyaka magana atandatu avutse. Nuko Nowa n'umugore we n'abahungu be n'abakazana be binjira mu bwato, bahunga umwuzure. Mu nyamaswa n'amatungo bidahumanya no mu bihumanya, no mu nyoni no mu bisiga no mu bikurura inda hasi byose, hinjira bibiri bibiri, ikigabo n'ikigore, bisanga Nowa mu bwato, nk'uko Imana yabitegetse. Hashize iminsi irindwi, umwuzure utera ku isi. Ku itariki ya cumi na karindwi y'ukwezi kwa kabiri Nowa amaze imyaka magana atandatu avutse, amasōko yose aravubura, maze ibigomera amazi byose byo ku ijuru birafunguka. Nuko imvura igwa iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine. Uwo munsi Nowa n'umugore we n'abahungu be Semu na Hamu na Yafeti, n'abakazana be batatu bari binjiye mu bwato. Bari binjiranyemo n'inyamaswa z'amoko yose, n'amatungo y'amoko yose, n'ibikurura inda hasi by'amoko yose, n'inyoni n'ibisiga by'amoko yose. Byaje bisanga Nowa mu bwato, bibiri bibiri bivuye mu binyabuzima byose, ari ikigabo n'ikigore bivuye muri buri bwoko. Byinjiye nk'uko Imana yabitegetse, maze Uhoraho akinga urugi. Nyuma y'iminsi mirongo ine amazi y'umwuzure yari amaze kuba menshi, aterura ubwato burareremba. Amazi akomeza kwiyongera, aba menshi ku isi kugeza ubwo ubwato busigara bugenda hejuru yayo. Amazi arushaho kwiyongera cyane, ndetse n'imisozi miremire yose irarengerwa, amazi ayirengeraho metero ndwi. Ibikurura inda hasi n'inyoni n'ibisiga, n'amatungo n'inyamaswa n'udukōko ndetse n'abantu, byose birapfa. Ibinyabuzima byose bihumeka biba ku butaka birashira. Bityo ibiremwa byose biba ku butaka, ari abantu ari n'amatungo, ari ibikurura inda hasi, ari inyoni n'ibisiga, byose birarimbuka. Hasigaye gusa Nowa n'abe n'ibyari kumwe na we mu bwato. Amazi yamaze iminsi ijana na mirongo itanu ku isi ataragabanuka. Imana ntiyibagiwe Nowa n'inyamaswa zose n'amatungo yose bari kumwe mu bwato, ituma umuyaga uhuha ku isi, amazi atangira kugabanuka. Nuko amasōko yose araziba, n'ibigomera amazi byose byo ku ijuru birafungwa, imvura ntiyongera kugwa. Mu minsi ijana na mirongo itanu amazi yagendaga agabanuka. Ku itariki ya cumi na karindwi y'ukwezi kwa karindwi, ubwato buhagarara kuri umwe mu misozi ya Ararati. Amazi agenda agabanuka kugeza ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa cumi, maze impinga z'imisozi ziragaragara. Hashize indi minsi mirongo ine, Nowa akingura idirishya yari yashyize ku bwato, arekura icyiyoni kirasohoka kiragaruka, gikomeza kugenda kigaruka kugeza igihe amazi akamiye. Nowa arekura n'inuma, kugira ngo arebe ko amazi yagabanutse ku butaka. Ariko inuma ntiyabona aho ihagarara kuko amazi yari akiretse ku isi yose. Isubira mu bwato, Nowa atega ikiganza arayifata, ayigarura mu bwato. Ategereza iminsi irindwi, arongera arekura inuma isohoka mu bwato. Ku mugoroba igaruka mu bwato ifite mu kanwa ikibabi gitoshye cy'umunzenze. Nowa amenya atyo ko amazi yagabanutse ku isi. Ategereza indi minsi irindwi, arekura inuma ariko ntiyongera kugaruka. Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa mbere Nowa amaze imyaka magana atandatu n'umwe avutse, amazi yari ku isi arakama. Nowa akuraho icyari gitwikiriye ubwato, abona ubutaka butangiye kumuka. Ku itariki ya makumyabiri na karindwi y'ukwezi kwa kabiri, isi yari imaze kumuka neza. Maze Imana ibwira Nowa iti: “Sohoka mu bwato, wowe n'umugore wawe n'abahungu bawe n'abakazana bawe. Sohokana n'inyamaswa n'inyoni n'ibisiga, n'amatungo n'ibikurura inda hasi muri kumwe byose, kugira ngo byororoke bigwire bibe byinshi ku isi.” Nuko Nowa asohokana n'umugore we n'abahungu be n'abakazana be. Inyamaswa zose n'udukōko twose, n'inyoni n'ibisiga byose, n'ibikurura inda hasi byose, bisohoka mu bwato uko amoko yabyo ari. Nowa yubakira Uhoraho urutambiro. Afata amwe mu matungo yose adahumanya, na zimwe mu nyoni zose zidahumanya, abitamba ho ibitambo bikongorwa n'umuriro kuri urwo rutambiro. Uhoraho yishimira impumuro y'ibyo bitambo, maze aribwira ati: “Sinzongera kuvuma ubutaka ukundi kubera umuntu. Nubwo abantu bahorana imigambi mibi kuva bakiri bato, sinzongera kurimbura ibinyabuzima byose nk'uko nabigenje. Iminsi yose isi izaba ikiriho, igihe cyo kubiba n'icyo gusarura, icy'imbeho n'icy'ubushyuhe, icy'impeshyi n'icy'itumba, n'amanywa n'ijoro ntibizavaho.” Imana iha umugisha Nowa n'abahungu be, irababwira iti: “Nimubyare mugwire mwuzure isi. Inyamaswa n'inyoni n'ibisiga, n'ibikurura inda hasi n'amafi, byose muzabitera ubwoba bibatinye, ndabibeguriye. Nk'uko nabahaye ibimera bibisi, ni ko mbahaye n'ibinyabuzima byose ngo bibatunge, uretse ko inyama zikirimo amaraso mutazazirya kubera ko amaraso agendana n'ubugingo. Ni cyo gituma amaraso y'umuntu wese azahōrerwa. Nihagira inyamaswa yica umuntu na yo ntikabure kwicwa, n'umuntu uzica undi azabiryozwa. Umuntu yaremwe asa n'Imana, ni yo mpamvu uzamwica na we azicwa n'abandi. Mwebwe nimubyare mugwire, mube benshi mwuzure isi.” Imana ikomeza kubwira Nowa n'abahungu be iti: “Ngiranye Isezerano namwe n'abazabakomokaho, n'ibinyabuzima byose muri kumwe: inyoni n'ibisiga n'amatungo n'inyamaswa zose, mbese ibyo mwasohokanye mu bwato byose. Ndigiranye n'ibinyabuzima byose byo ku isi. Dore Isezerano ngiranye namwe: ntihazabaho ukundi umwuzure urimbura isi n'ibinyabuzima biyiriho byose.” Imana iravuga iti: “Dore ikimenyetso cy'Isezerano ngiranye namwe n'ibinyabuzima byose muri kumwe, uko ibihe bihaye ibindi. Nshyize umukororombya wanjye mu bicu, kugira ngo ube ikimenyetso cy'Isezerano ngiranye n'isi. Ninshyira ibicu mu kirere hakabonekamo umukororombya, nzajya nzirikana Isezerano nagiranye namwe n'ibinyabuzima by'amoko yose. Nta mwuzure uzongera kubaho wo gutsemba ibinyabuzima byose. Nimbona umukororombya mu bicu, nzajya nzirikana Isezerano ridakuka nagiranye n'ibinyabuzima by'amoko yose biri ku isi. Ngicyo ikimenyetso cy'Isezerano ngiranye na byo.” Abahungu ba Nowa basohotse mu bwato ni Semu na Hamu na Yafeti. Hamu yabyaye umuhungu amwita Kanāni. Abatuye isi yose bakomoka ku bahungu batatu ba Nowa. Nowa atangira guhinga atera imizabibu, nuko anywa divayi yayenzemo arasinda, yambara ubusa ari mu ihema rye. Hamu se wa Kanāni abonye se yambaye ubusa, abibwira abavandimwe be bombi bari hanze. Semu na Yafeti bafatira umwenda ku bitugu, bagenza umugongo, batwikira ubwambure bwa se. Bamuteye umugongo kugira ngo be kubona ubwambure bwe. Nowa amaze gusinduka, amenya ibyo umuhungu we w'umuhererezi Hamu yamugiriye, ni ko kuvuga ati: “Kanāni ndamuvumye, azabe umugaragu w'abagaragu akorere abavandimwe be!” Nowa arongera ati: “Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Semu. Kanāni azabe umugaragu wa Semu! Imana ihe Yafeti kunguka, abazamukomokaho bazabane neza na bene Semu, naho bene Kanāni bazababere abagaragu.” Nowa abaho imyaka magana atatu na mirongo itanu nyuma y'umwuzure, apfa amaze imyaka magana cyenda na mirongo itanu. Umwuzure urangiye, abahungu ba Nowa ari bo Semu na Hamu na Yafeti barabyaye. Dore ababakomokaho: Bene Yafeti ni Gomeri na Magogi na Madayi, na Yavani na Tubali, na Mesheki na Tirasi. Abakomoka kuri Gomeri ni Abashikenazi n'ab'i Rifati n'ab'i Togaruma. Abakomoka kuri Yavani ni aba Elisha n'aba Esipaniya, n'ab'i Shipure n'ab'i Rode. Ni bo bakomotsweho n'amahanga atuye hirya no hino mu birwa. Abakomoka kuri Yafeti batuye mu bihugu bitari bimwe, bakurikije amoko yabo n'indimi zabo. Bene Hamu ni Kushi na Misiri na Puti na Kanāni, ari bo ibihugu byabo byitiriwe. Abakomoka kuri Kushi ni ab'i Seba n'ab'i Havila n'ab'i Sabuta, n'ab'i Rāma n'ab'i Sabuteka. Ab'i Sheba n'ab'i Dedani bakomoka ku b'i Rāma. Kushi yabyaye Nimurodi, ari we wabaye intwari ya mbere ku isi. Uhoraho yabonaga ari umuhigi ukomeye, ari ho havuye imvugo ngo “Kuba umuhigi ukomeye nk'uko Uhoraho yabonye Nimurodi.” Nimurodi yategekaga igihugu cya Babiloniya. Imijyi y'ingenzi yacyo yari Babiloni na Ereki, na Akadi na Kaline. Yavuye muri icyo gihugu ajya muri Ashūru, yubaka Ninive n'umujyi wa Rehoboti na Kala na Reseni, iri hagati ya Ninive na Kala, wa mujyi ukomeye. Abakomoka kuri Misiri ni Abaludi n'Abanamu, n'Abalehabu n'Abanafutuhi, n'Abapaturusi n'Abakafutori, n'Abakasiluhi bakomokwaho n'Abafilisiti. Kanāni yabyaye Sidoni impfura ye, amukurikiza Heti. Abandi bamukomokaho ni Abayebuzi n'Abamori n'Abagirigashi, n'Abahivi n'Abaruki n'Abasini, n'Abaruvadi n'Abasemari n'Abahamati. Hanyuma imiryango ya bene Kanāni yimukira hirya no hino, imbibi z'iguhugu cyabo zihera i Sidoni zikamanukana i Gerari n'i Gaza, maze zikerekeza i Sodoma n'i Gomora na Adima n'i Seboyimu, kugera i Lesha. Ngabo abakomoka kuri Hamu ukurikije imiryango yabo, n'indimi zabo n'ibihugu byabo n'amoko yabo. Semu mukuru wa Yafeti, na we yarabyaye. Ni we sekuruza wa Eberi n'abamukomokaho bose. Bene Semu ni Elamu na Ashūru, na Arupagishadi na Ludi na Aramu. Bene Aramu ni Usi na Huli, na Geteri na Mashi. Arupagishadi yabyaye Shela, Shela na we abyara Eberi. Eberi yabyaye abahungu babiri: umukuru yitwaga Pelegi, kuko yavutse mu gihe isi yari irimo amacakubiri. Umuto yitwaga Yokitani. Yokitani yabyaye Alumodadi na Shelefu, na Hasari-Maveti na Yerahi, na Hadoramu na Uzali na Dikila, na Obali na Abimayeli na Sheba, na Ofiri na Havila na Yobabu. Abo bose ni abahungu ba Yokitani. Urugabano rw'akarere batuyemo ruhera i Mesha, rukagera i Sefari iri mu misozi y'iburasirazuba. Ngabo abakomoka kuri Semu ukurikije imiryango yabo, n'indimi zabo n'ibihugu byabo n'amoko yabo. Ngiyo imiryango y'abakomoka kuri Nowa ukurikije urubyaro rwabo n'amoko yabo. Ni bo bakomotsweho n'amahanga yose yakwiriye ku isi nyuma y'umwuzure. Abantu bose bo ku isi bakoreshaga ururimi rumwe n'imvugo imwe. Abantu bimuka bava iburasirazuba, babona ikibaya muri Babiloniya bagituramo. Nuko baravugana bati: “Reka tubumbe amatafari tuyatwike.” Bityo aho gukoresha amabuye bakoresha amatafari, naho mu mwanya w'isima bakoresha kaburimbo. Barongera bati: “Reka twiyubakire umujyi kugira ngo tutazatatanira ku isi yose, twiyubakire n'umunara ugera ku ijuru kugira ngo tuzabe ibirangirire.” Uhoraho aramanuka kugira ngo arebe umujyi n'umunara abantu bubakaga. Nuko aribwira ati: “Biriya batangiye gukora babishobojwe n'uko ari umuryango umwe, kandi bavuga ururimi rumwe. Noneho rero icyo bazagambirira cyose bazakigeraho! Reka tumanuke maze dusobanye ururimi rwabo be kuzongera kumvikana!” Nuko Uhoraho abatatanyiriza ku isi yose, ntibaba bagishoboye kubaka uwo mujyi. Uwo mujyi wiswe Babiloni kubera ko ari ho Uhoraho yasobanyirije ururimi rw'abantu bose akanabatatanyiriza ku isi yose. Dore abakomoka kuri Semu: Semu amaze imyaka ijana avutse yabyaye Arupagishadi. Hari hashize imyaka ibiri umwuzure urangiye. Amaze kubyara Arupagishadi, abaho indi myaka magana atanu, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. Arupagishadi amaze imyaka mirongo itatu n'itanu avutse yabyaye Shela. Amaze kubyara Shela, abaho indi myaka magana ane n'itatu, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. Shela amaze imyaka mirongo itatu avutse yabyaye Eberi. Amaze kubyara Eberi, abaho indi myaka magana ane n'itatu, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. Eberi amaze imyaka mirongo itatu n'ine avutse yabyaye Pelegi. Amaze kubyara Pelegi, abaho indi myaka magana ane n'itatu, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. Pelegi amaze imyaka mirongo itatu avutse yabyaye Rewu. Amaze kubyara Rewu, abaho indi myaka magana abiri n'icyenda, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. Rewu amaze imyaka mirongo itatu n'ibiri avutse, yabyaye Serugu. Amaze kubyara Serugu, abaho indi myaka magana abiri n'irindwi, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. Serugu amaze imyaka mirongo itatu avutse, yabyaye Nahori. Amaze kubyara Nahori, abaho indi myaka magana abiri, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. Nahori amaze imyaka makumyabiri n'icyenda avutse, yabyaye Tera. Amaze kubyara Tera, abaho indi myaka ijana na cumi n'icyenda, ayibyaramo abandi bahungu n'abakobwa. Tera amaze imyaka mirongo irindwi avutse yabyaye Aburamu, akurikizaho Nahori na Harani. Dore abakomoka kuri Tera: Tera yabyaye Aburamu na Nahori na Harani. Harani na we yabyaye Loti. Harani yapfuye mbere ya se Tera, agwa mu mujyi we kavukire witwa Uri mu Bukalideya. Aburamu yarongoye Sarayi, Nahori arongora Milika uva inda imwe na Yisika, bakaba abakobwa ba Harani. Sarayi yari yarabuze ibyara, nta mwana yagiraga. Tera ahagurukana n'umuhungu we Aburamu n'umwuzukuru we Loti mwene Harani n'umukazana we Sarayi, umugore wa Aburamu, bava mu mujyi wa Uri mu Bukalideya ngo bajye mu gihugu cya Kanāni. Nyamara bageze mu mujyi wa Harani barahatura. Tera yapfuye afite imyaka magana abiri n'itanu, agwa i Harani. Uhoraho abwira Aburamu ati: “Va mu gihugu cyanyu, usige bene wanyu n'inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka. Abagukomokaho nzabagira ubwoko bukomeye, nawe nzaguha umugisha. Nzakugira ikirangirire, uzahesha abandi umugisha. Abazagusabira umugisha nzabaha umugisha, abazakuvuma nzabavuma. Amahanga yose azaguherwamo umugisha.” Aburamu yanyuze muri icyo gihugu agera mu mujyi wa Shekemu, ku giti cy'inganzamarumbu cya More. Icyo gihe Abanyakanāni bari bagituye muri icyo gihugu. Uhoraho abonekera Aburamu aramubwira ati: “Iki gihugu nzagiha urubyaro rwawe.” Aho hantu Aburamu ahubakira urutambiro Uhoraho wamubonekeye. Akomeza urugendo agera ku musozi w'iburasirazuba bw'i Beteli. Nuko ashinga amahema mu ruhande rw'iburasirazuba bw'i Beteli, ahagana iburengerazuba bwa Ayi. Aho na ho ahubakira Uhoraho urutambiro aramwambaza. Hanyuma Aburamu akomeza kugenda yimuka agana mu majyepfo ya Kanāni. Muri Kanāni haza gutera inzara irabiyogoza, maze Aburamu asuhukira mu Misiri. Bagiye kugerayo Aburamu abwira umugore we Sarayi ati: “Dore ufite igikundiro, Abanyamisiri nibakubona bazagira ishyari ko ndi umugabo wawe, banyice maze bakwitungire. None rero ujye uvuga ko uri mushiki wanjye, bityo ntibazanyica kubera wowe, ahubwo bazamfata neza.” Nuko Aburamu ageze mu Misiri, Abanyamisiri babona umugore we ari mwiza cyane. Ibyegera by'umwami wa Misiri bimubonye bijya kumuratira umwami, hanyuma Sarayi ajyanwa ibwami. Aburamu afatwa neza kubera umugore we, agabana inka n'intama n'ihene n'indogobe n'ingamiya, n'abagaragu n'abaja. Ariko Uhoraho ateza umwami wa Misiri n'urugo rwe indwara z'ibyorezo abahora Sarayi, umugore wa Aburamu. Umwami ni ko gutumiza Aburamu aramubaza ati: “Ibyo wankoreye ni ibiki? Kuki utambwiye ko ari umugore wawe? Kuki wambwiye ko ari mushiki wawe bigatuma mugira umugore? Nguyu umugore wawe musubirane umvire aha!” Nuko umwami ategeka abantu be ngo basezerere Aburamu n'umugore we, n'ibyo yari atunze byose. Aburamu ava mu Misiri asubira mu majyepfo ya Kanāni, ajyana n'umugore we na Loti, n'ibyo yari atunze byose. Aburamu yari umutunzi cyane, akaba n'umukungu w'ifeza n'izahabu. Nuko agenda yimuka, ava mu majyepfo ya Kanāni asubira aho yigeze gushinga amahema hagati ya Beteli na Ayi, akahubaka n'urutambiro. Aburamu ahageze yambaza Uhoraho. Loti wari waragiye yimukana na Aburamu, na we yari afite amashyo n'imikumbi n'abagaragu. Kubera ko Aburamu na Loti bari batunze cyane, urwuri ntirwari rukibahagije ku buryo bakomeza guturana. Ubwo kandi Abanyakanāni n'Abaperizi na bo bari batuye muri icyo gihugu. Bukeye abashumba ba Aburamu n'aba Loti batonganira urwuri. Nuko Aburamu abwira Loti ati: “Dore turi umuryango umwe, nta mahane akwiye kuba hagati yacu cyangwa hagati y'abashumba bacu. None reka dutandukane. Hitamo aho wishakiye mu gihugu hose, nanjye ndagana ahasigaye.” Loti ni ko guterera amaso abona ikibaya cyose cya Yorodani kugera i Sowari gifite amazi menshi. Cyari kimeze nk'ubusitani bw'Uhoraho cyangwa ikibaya cya Nili mu Misiri. Icyo gihe Uhoraho yari atararimbura imijyi ya Sodoma na Gomora. Nuko Loti ahitamo ikibaya cyose cya Yorodani cyari giherereye iburasirazuba, arimuka atandukana na se wabo. Aburamu aguma mu gihugu cya Kanāni, naho Loti ashinga amahema hafi ya Sodoma, umwe mu mijyi yari muri icyo kibaya. Abanyasodoma bari abagome kandi bagacumura ku Uhoraho bikabije. Loti amaze kwimuka, Uhoraho abwira Aburamu ati: “Terera amaso uhereye aho uri, maze werekeze mu majyaruguru no mu majyepfo, iburasirazuba n'iburengerazuba. Icyo gihugu cyose ubonye nzakiguha burundu wowe n'urubyaro rwawe. Nzabagwiza babe benshi nk'umukungugu. Nk'uko nta wushobora kubara umukungugu, ni ko nta wuzashobora kubara abazagukomokaho! Haguruka utambagire igihugu impande zose kuko nzakiguha.” Nuko Aburamu yimura amahema ye ajya gutura hafi y'ibiti by'inganzamarumbu bya Mamure, ahagana i Heburoni. Nuko ahubakira Uhoraho urutambiro. Amurafeli umwami wa Babiloniya, na Ariyoki umwami wa Elasari, na Kedorilawomeri umwami wa Elamu, na Tidali umwami wa Goyimu, bishyize hamwe barwanya Bera umwami w'i Sodoma, na Birisha umwami w'i Gomora, na Shinabu umwami wa Adima, na Shemeberi umwami w'i Seboyimu, n'umwami w'i Bela ari yo Sowari. Byatewe n'uko abo bami batanu bari barishyize hamwe bashinga ibirindiro mu kibaya cya Sidimu, ari ho hacitse Ikiyaga cy'Umunyu. Mu myaka cumi n'ibiri yose bari barayobotse Umwami Kedorilawomeri, ariko mu wa cumi n'itatu baramugomera. Mu mwaka wa cumi n'ine, Kedorilawomeri na ba bami bamushyigikiye, bagabye ibitero batsindira Abarefa mu mujyi wa Ashitaroti ya Karinayimu, batsindira n'Abazuzi i Hamu, batsindira Abemi i Shawe Kiriyatayimu, batsindira Abahori iwabo mu misozi ya Seyiri, barabirukana babageza Eliparani hafi y'ubutayu. Hanyuma bagarukana Enimishipati ari yo Kadeshi, bayogoza igihugu cyose cy'Abamaleki, batsinda n'Abamori bari batuye i Hasasoni-Tamari. Nuko umwami w'i Sodoma n'uw'i Gomora n'uwa Adima, n'uw'i Seboyimu n'uw'i Bela ari yo Sowari, baratabara bashinga ibirindiro mu kibaya cya Sidimu. Abo bami batanu barwanya ba bandi bane ari bo Kedorilawomeri umwami wa Elamu, na Tidali umwami wa Goyimu, na Amurafeli umwami wa Babiloniya, na Ariyoki umwami wa Elasari. Ikibaya cya Sidimu cyarimo ibinombe bya kaburimbo byinshi, maze umwami w'i Sodoma n'uw'i Gomora bahunze babigwamo, ababo bacitse ku icumu bahungira ku misozi. Ba bandi bane batsinze banyaga umutungo wose wa Sodoma na Gomora, batwara n'ibyokurya byose bahasanze barigendera. Loti wa muhungu wabo wa Aburamu yari yaratuye i Sodoma, na we bari bamunyaganye n'ibyo atunze byose baramujyana. Umwe mu bacitse ku icumu aza kubwira iyo nkuru Aburamu w'Umuheburayi, wabaga mu mahema hafi y'ibiti by'inganzamarumbu bya Mamure. Mamure uwo w'Umwamori n'abavandimwe be Eshikoli na Aneri, bari banywanyi ba Aburamu. Aburamu yumvise ko umuhungu wabo yajyanywe ho umunyago, akoranya ingabo magana atatu na cumi n'umunani zo mu bantu be, akurikirana abanzi agera i Dani. Aburamu arema imitwe mu ngabo ze maze nijoro ziratera. Zitsinda abanzi zirabirukana zibageza i Hoba iri mu majyaruguru ya Damasi. Aburamu agaruza iminyago yose, agaruza n'umuhungu wabo Loti n'ibyo yari atunze, kimwe n'abagore n'abandi bantu. Aburamu atabarutse amaze gutsinda Kedorilawomeri na ba bami bandi, umwami w'i Sodoma yaje kumusanganira mu Gikombe cya Shave, ari cyo Gikombe cy'Umwami. Melikisedeki, umwami w'i Salemu akaba n'umutambyi w'Imana Isumbabyose, azana umugati na divayi, maze asabira Aburamu umugisha ati: “Imana Isumbabyose, Umuremyi w'ijuru n'isi, niguhe umugisha! Nihasingizwe Imana Isumbabyose, yaguhaye gutsinda abanzi bawe!” Nuko Aburamu atura Melikisedeki kimwe cya cumi cy'ibyo yari yagaruje byose. Umwami w'i Sodoma abwira Aburamu ati: “Mpa abantu banjye, naho ibintu ubyijyanire.” Aburamu aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho Imana Isumbabyose, Umuremyi w'ijuru n'isi, nta kintu cyawe na gito nzatwara habe n'akangana urwara, hato utazirata ko ari wowe watumye ntunga. Nta cyo njyana keretse ibyo ingabo zanjye zariye, naho Aneri na Eshikoli na Mamure twatabaranye, nibafate umugabane wabo.” Nyuma y'ibyo, Uhoraho abonekera Aburamu aramubwira ati: “Aburamu we, ntukagire icyo utinya, ndi ingabo igukingira kandi nzaguha ingororano ikomeye.” Aburamu aramubaza ati: “Nyagasani Uhoraho, kumpa iyo ngororano bizamarira iki kandi ngiye kuzapfa bucike? Eliyezeri w'i Damasi ni we uzasigara mu byanjye, kandi ari umwe mu bagaragu banjye! Ni we uzanzungura kuko nta rubyaro wampaye!” Uhoraho aramusubiza ati: “Ntabwo ari Eliyezeri uzakuzungura, ahubwo uzazungurwa n'umuhungu uzibyarira.” Nuko Uhoraho ajyana Aburamu hanze, aramubwira ati: “Itegereze ziriya nyenyeri ziri ku ijuru, urabona ushobora kuzibara se? Urubyaro rwawe ni ko ruzangana!” Aburamu yizera Uhoraho, bituma Uhoraho amubara nk'intungane. Uhoraho yungamo ati: “Ni jyewe Uhoraho watumye wimuka mu mujyi wa Uri mu Bukalideya, kugira ngo nguhe iki gihugu ho gakondo.” Aburamu aramubaza ati: “Nyagasani Uhoraho, nzemezwa n'iki ko uzakimpa?” Uhoraho aramusubiza ati: “Nzanira inyana imaze imyaka itatu ivutse, n'ihene y'imyaka itatu n'isekurume y'intama na yo y'imyaka itatu, hamwe n'inuma ebyiri.” Aburamu arabizana byose abisaturamo kabiri, ibisate bimwe abitondekanya iburyo ibindi ibumoso biteganye, ariko inuma ntiyazisatura. Bigeze aho inkongoro ziza kurya izo nyama, ariko Aburamu arazirukana. Izuba rigiye kurenga Aburamu afatwa n'ibitotsi byinshi, ariko aza gushigukira hejuru ubwoba buramutaha. Uhoraho ni ko kumubwira ati: “Dore uko bizagenda: abazagukomokaho bazasuhukira mu gihugu cy'amahanga bakimaremo imyaka magana ane yose, bazafatwa nabi bakore n'imirimo y'agahato. Ariko nzahana igihugu kizabakoresha agahato, hanyuma bazakivamo bafite ubutunzi bwinshi. Naho wowe uzisazira neza, utabaruke amahoro, bagushyingure uko bikwiye. Abazagukomokaho nibamara ibisēkuruza bine muri icyo gihugu, bazagaruka ino. Icyo gihe ibyaha by'Abamori bizaba byararenze ihaniro.” Izuba rimaze kurenga hacura umwijima, nuko haboneka icyotero gicumbeka n'ifumba igurumana binyura hagati ya bya bisate by'amatungo. Icyo gihe Uhoraho aha Aburamu Isezerano agira ati: “Nzaha abazagukomokaho iki gihugu cyose, guhera ku mupaka wa Misiri kugera ku ruzi runini rwa Efurati, ahatuwe n'Abakeni n'Abakenizi n'Abakadimoni, n'Abaheti n'Abaperizi n'Abarefa, n'Abamori n'Abanyakanāni n'Abagirigashi n'Abayebuzi.” Sarayi muka Aburamu, nta mwana yari yaramubyariye. Sarayi yari afite umuja w'Umunyamisirikazi witwaga Hagari. Nuko Sarayi abwira Aburamu ati: “Dore Uhoraho yanyimye ibyara. None genda uryamane n'umuja wanjye, ahari yaducikura.” Aburamu yemera inama Sarayi amugiriye, maze umugore we Sarayi azana umuja we Hagari w'Umunyamisirikazi, amushyingira umugabo we Aburamu. Ibyo byabaye hashize imyaka icumi Aburamu atuye mu gihugu cya Kanāni. Aburamu aryamana na Hagari amutera inda. Hagari abonye ko atwite asuzugura nyirabuja. Sarayi abwira Aburamu ati: “Izi ngorane ni wowe uzinteye, ni wowe watumye ngushyingira umuja wanjye! None aho aboneye ko atwite asigaye ansuzugura. Uhoraho ni we wadukiranura!” Aburamu aramusubiza ati: “Umuja ni uwawe, mugenze uko ushaka.” Nuko Sarayi ajujubya Hagari ku buryo yamuhunze. Ariko Umumarayika w'Uhoraho asanga Hagari mu butayu, hafi y'iriba riri ku nzira inyura mu butayu bwa Shuru. Aramubaza ati: “Hagari muja wa Sarayi we, urava he ukajya he?” Aramusubiza ati: “Ndahunga mabuja Sarayi.” Umumarayika w'Uhoraho aramubwira ati: “Subira kwa nyokobuja, maze wihanganire ibyo akugirira. Abazagukomokaho nzabagira benshi cyane ku buryo batazabarika. Iyo nda utwite izavukamo umuhungu uzamwite Ishimayeli, kuko Uhoraho yumvise uko nyokobuja yakujujubije. Uwo muhungu azamera nk'indogobe y'ishyamba, azarwanya abantu bose kandi na bo bazamurwanya. Azatura yitaruye bene se bose.” Nuko Hagari atangarira Uhoraho bavuganye, avuga ati: “Burya uri Imana iboneka!” Ni ko kwibwira ati: “Ese koko nabonye Imana none ndacyariho?” Ni yo mpamvu iryo riba ryitwa “Iriba rya Nyirubuzima undeba.” Riri hagati ya Kadeshi na Beredi. Hagari abyarira Aburamu umuhungu, Aburamu amwita Ishimayeli. Icyo gihe Aburamu yari amaze imyaka mirongo inani n'itandatu avutse. Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda n'icyenda avutse, Uhoraho aramubonekera aramubwira ati: “Ni jye Mana Nyirububasha, ujye unyoboka kandi ube indakemwa. Nzagirana nawe Isezerano kandi nzagwiza cyane urubyaro rwawe.” Aburamu yikubita hasi yubamye maze Imana iramubwira iti: “Dore Isezerano ngiranye nawe: uzakomokwaho n'amahanga menshi. Ntabwo uzongera kwitwa Aburamu, ahubwo uzitwa Aburahamu kuko nzaguha gukomokwaho n'amahanga menshi. Nzaguha kororoka cyane ube sekuruza w'amahanga, ndetse n'abami bazagukomokaho. Nzakomeza Isezerano nagiranye nawe n'urubyaro ruzagukomokaho, iryo Sezerano rizahoraho uko ibihe bihaye ibindi. Nzaba Imana yawe n'iy'abazagukomokaho. Wowe n'abazagukomokaho nzabaha iki gihugu cyose cya Kanāni wimukiyemo. Kizaba gakondo yabo burundu kandi nzaba Imana yabo.” Imana ikomeza kubwira Aburahamu iti: “Wowe n'abazagukomokaho mugomba gukomeza Isezerano ryanjye uko ibihe bihaye ibindi. Dore icyo mugomba kwitaho wowe n'abantu bawe n'abazagukomokaho: umuntu wese w'igitsinagabo agomba gukebwa. Uko gukebwa kuzaba ikimenyetso cy'Isezerano nagiranye namwe. Umwana wese w'umuhungu wo muri mwe azajya akebwa amaze iminsi umunani avutse, ari uvukiye mu rugo rwanyu cyangwa umunyamahanga mwaguze. Abavukiye mu rugo rwanyu ndetse n'abo mwaguze, bose bagomba gukebwa. Icyo kimenyetso kiri ku mubiri, kizagaragaza ko Isezerano nagiranye namwe ari iry'iteka ryose. Umuntu wese w'igitsinagabo utazakebwa, azacibwa mu bwoko bwanjye kuko azaba yarishe Isezerano nagiranye namwe.” Imana ikomeza kubwira Aburahamu iti: “Umugore wawe ntuzongere kumwita Sarayi, kuko izina rye ribaye Sara. Nzamuha umugisha akubyarire umwana w'umuhungu. Ni koko nzamuha umugisha akomokweho n'amahanga ndetse n'abami.” Aburahamu acyubamye hasi asetswa no kwibaza ati: “Mbese nabyara maze imyaka ijana? Ese Sara we umaze imyaka mirongo cyenda yabyara?” Nuko abaza Imana ati: “Kuki utareka Ishimayeli ngo ancikure?” Imana iramusubiza iti: “Oya da! Ahubwo umugore wawe Sara azabyara umwana w'umuhungu, uzamwite Izaki. We n'abazamukomokaho ni bo tuzagirana Isezerano ry'iteka ryose. Naho ku byerekeye Ishimayeli humura nzamuha umugisha, muhe kugwira no kororoka cyane, azabyara abatware cumi na babiri, kandi nzamugira ubwoko bukomeye. Ariko undi mwaka iki gihe, Sara azakubyarira umuhungu Izaki, uwo ni we tuzagirana Isezerano.” Imana imaze kuvugana na Aburahamu, imusiga aho irigendera. Nuko uwo munsi Aburahamu agenza nk'uko Imana yamutegetse: akeba umuhungu we Ishimayeli n'ab'igitsinagabo bose bo mu rugo rwe, ari abahavukiye ari n'abo yaguze. Aburahamu na we yakebwe amaze imyaka mirongo urwenda n'icyenda avutse, naho Ishimayeli we yakebwe amaze imyaka cumi n'itatu avutse. Uwo munsi Aburahamu n'umuhungu we Ishimayeli barakebwa, n'abagabo bose bo mu rugo rwe, ari abahavukiye ari n'abo yaguze mu banyamahanga bakeberwa hamwe na we. Uhoraho abonekera Aburahamu hafi y'ibiti by'inganzamarumbu bya Mamure. Aburahamu yari yicaye ku muryango w'ihema rye kubera izuba ryinshi. Akebutse abona abagabo batatu bahagaze hafi aho, arahaguruka yiruka ajya kubasanganira, abikubita imbere aravuga ati: “Nyakubahwa, ndi umugaragu wawe, ndagusabye ngo we gutambuka utageze iwanjye. Nibazane amazi mwoge ibirenge, muruhukire munsi y'iki giti, nanjye ngiye kubazanira amazimano mufungure mubone gukomeza urugendo, ntimwanyura iwanjye ngo mugendere aho!” Baramubwira bati: “Turabyemeye.” Aburahamu yihutira mu ihema rye, asanga Sara aramubwira ati: “Gira vuba ufate ifu nyinshi kandi nziza, ubakorere imigati.” Hanyuma Aburahamu yirukira mu nka, atoranyamo ikimasa cyiza cy'umushishe agiha umugaragu we, na we yihutira kukibaga. Inyama zimaze gushya Aburahamu azizanira abashyitsi, hamwe n'amata y'ikivuguto n'ay'inshyushyu, maze we ahagarara hafi yabo munsi y'igiti igihe bafungura. Nuko baramubaza bati: “Umugore wawe Sara ari he?” Arasubiza ati: “Ari mu ihema.” Umwe muri bo aravuga ati: “Undi mwaka iki gihe nzagaruka iwawe, kandi umugore wawe Sara azaba yarabyaye umwana w'umuhungu.” Ubwo Sara yarumvaga kuko yari inyuma ya Aburahamu mu muryango w'ihema. Aburahamu na Sara bari bashaje bageze mu zabukuru, kandi Sara yari yaracuze. Nuko asekera mu mutima yibwira ati: “Ko maze gukecura n'umutware wanjye akaba ashaje cyane, uwo munezero nawukura he?” Uhoraho abaza Aburahamu ati: “Sara ashekejwe n'iki? Kuki atemera ko azabyara ashaje? Mbese hari ikintu cyananira? Undi mwaka iki gihe nzagaruka iwawe, kandi Sara azaba yarabyaye umwana w'umuhungu.” Sara agira ubwoba maze arahakana ati: “Sinigeze nseka!” Uhoraho ati: “Nyamara wasetse!” Nuko ba bagabo barahaguruka bakomeza urugendo berekeza i Sodoma, Aburahamu arabaherekeza. Uhoraho aribwira ati: “Sinahisha Aburahamu icyo ngiye gukora. Dore Aburahamu azakomokwaho n'ubwoko bukomeye, kandi amahanga yose yo ku isi ni we azaherwamo umugisha. Namutoranyirije kugira ngo azategeke abahungu be n'abazamukomokaho kunyumvira, no kuba intungane no gukurikiza ubutabera. Nibabigenza batyo nzamusohoreza ibyo namusezeraniye.” Maze Uhoraho abwira Aburahamu ati: “Abatuye i Sodoma n'i Gomora baregwa ubutitsa ko ibyaha byabo byarenze ihaniro! None ngiyeyo ndebe niba ibyo baregwa ari byo, cyangwa ko bidafite ishingiro.” Babiri muri abo bagabo bakomeza kugenda berekeje i Sodoma, naho Uhoraho asigarana na Aburahamu. Aburahamu aramubaza ati: “Mbese warimburana intungane n'abagome? Habaye hari intungane mirongo itanu mu mujyi wa Sodoma, mbese wawurimbura? Mbese ntiwawugirira imbabazi kubera izo ntungane mirongo itanu? Ntibikabeho ngo wicane intungane n'abagome! Ntibikabeho ngo ucire intungane urw'abagome! Uri umucamanza w'isi yose ntiwarenganya.” Uhoraho aramusubiza ati: “Ninsanga mu mujyi wa Sodoma hari intungane mirongo itanu, nzawugirira imbabazi kubera izo ntungane mirongo itanu.” Aburahamu arongera ati: “Nyagasani mpangaye kuvugana nawe nubwo ndi umukungugu n'ivu. Mbese ku ntungane mirongo itanu nihaburamo eshanu, uzarimbura umujyi wose kubera abantu batanu babuze?” Uhoraho aramusubiza ati: “Nimpasanga intungane mirongo ine n'eshanu, sinzawurimbura.” Aburahamu arongera ati: “None se nihabonekamo mirongo ine?” Uhoraho aramusubiza ati: “Sinzawurimbura kubera intungane mirongo ine.” Aburahamu arongera ati: “Nyagasani ntundakarire nongere nkubaze. Bizagenda bite nihaboneka mirongo itatu?” Uhoraho aramusubiza ati: “Sinzawurimbura nimpasanga intungane mirongo itatu.” Aburahamu arakomeza ati: “Nyagasani nongeye guhangara kukubaza: none se habonetse makumyabiri?” Uhoraho aramusubiza ati: “Sinzawurimbura kubera intungane makumyabiri.” Aburahamu arongera ati: “Nyagasani ntundakarire ureke mvuge rimwe gusa. Bizagenda bite nihaboneka icumi gusa?” Uhoraho aramusubiza ati: “Sinzawurimbura kubera intungane icumi.” Uhoraho amaze kuvugana na we akomeza urugendo, Aburahamu we arataha. Ba bamarayika babiri bagera i Sodoma nimugoroba, ubwo Loti yari yicaye aho binjirira mu mujyi. Loti ababonye arahaguruka ajya kubasanganira, yikubita hasi imbere yabo yubamye. Arababwira ati: “Ba nyakubahwa, nimuze iwanjye mbacumbikire. Mushobora koga ibirenge mukaruhuka, maze ejo mu gitondo mugakomeza urugendo.” Baramuhakanira bati: “Oya, turirarira hanze.” Ariko Loti akomeje kubinginga barabyemera bajyana iwe mu nzu. Abatekeshereza ibyokurya, abokeshereza n'imigati idasembuye barafungura. Batararyama, abagabo bo mu mujyi, abasore n'abasaza, mbese abagabo bose b'i Sodoma, baraza bagota inzu. Nuko bahamagara Loti baramubaza bati: “Abagabo baje iwawe iri joro bari hehe? Basohore tubasambanye.” Loti asohoka abagana afungira urugi inyuma, arababwira ati: “Bagenzi banjye, ntimukore iryo shyano! Ahubwo mureke mbazanire abakobwa banjye babiri b'amasugi, mubagenze uko mushaka. Ariko abo bagabo mubihorere kuko ari abashyitsi banjye.” Baramusubiza bati: “Have tubise wa munyamahanga we! Ni wowe utubwiriza ibyo tugomba gukora iwacu? Basohore tutarakugirira nabi kurusha uko twayibagirira!” Nuko bahutaza Loti, begera urugi ngo barumene. Ariko ba bagabo babiri basingira Loti bamusubiza mu nzu barakinga. Nuko bateza ubuhumyi ba bantu bose bari bagose inzu, ari abasore ari n'abasaza, ntibashobora kubona umuryango. Ba bagabo babiri babaza Loti bati: “Mbese hari abandi bantu ufite ino, abahungu cyangwa abakobwa, cyangwa abakwe cyangwa se abandi mufitanye isano? Niba bahari, ubakure muri uyu mujyi kuko tugiye kuwurimbura. Abanyasodoma baregwa ubutitsa, none Uhoraho yatwohereje kurimbura uyu mujyi.” Loti ni ko gusohoka abwira abari bagiye kurongora abakobwa be ati: “Nimuhaguruke muhunge kuko Uhoraho agiye kurimbura uyu mujyi.” Ariko bo babigira ibikino. Umuseke ukebye, ba bamarayika batota Loti bati: “Nimuhaguruke bwangu, wowe n'umugore wawe n'abakobwa bawe babiri muri kumwe. Nimuhunge mutarimburanwa n'uyu mujyi!” Loti azaririye, baramukurura we n'umugore we n'abakobwa be babiri babajyana hanze y'umujyi, kuko Uhoraho yari yagiriye Loti impuhwe. Bamaze kubakura mu mujyi, umwe mu bamarayika ategeka Loti ati: “Hunga udapfa! Nturebe inyuma kandi ntugire aho uhagarara mu kibaya cyose. Hungira mu misozi utarimbuka.” Ariko Loti aramubwira ati: “Ko bidashoboka se nyakubahwa! Dore jyewe umugaragu wawe, wanyitayeho ungirira neza cyane kandi unkiza kurimbuka. Ariko ndatinya ko ntabasha kugera ku misozi icyago kitarantsinda mu nzira. Dore uriya mujyi mutoya uri hafi ku buryo nabasha kuwuhungiramo, uwihorere kuko ari muto cyane maze mpungireyo ndokoke.” Aramusubiza ati: “Nongeye kukwemerera ibyo unsabye, uriya mujyi ndawihorera. Ngaho ihute uhungireyo kuko nta cyo nshobora gukora utaragerayo.” Uwo mujyi wahimbwe Sowari kubera ko Loti yavuze ko ari mutoya. Loti yagezeyo izuba rirashe. Nuko Uhoraho agusha kuri Sodoma na Gomora amazuku n'umuriro bivuye mu ijuru, atsemba iyo mijyi n'abayituyemo bose n'ikibaya cyose, n'ibimera byaho byose. Umugore wa Loti arebye inyuma, ahinduka inkingi y'umunyu. Muri icyo gitondo Aburahamu yasubiye aho yavuganiraga n'Uhoraho, yerekeza amaso i Sodoma n'i Gomora no ku kibaya hose, abona hacucumuka umwotsi mwinshi cyane. Igihe Imana yarimburaga imijyi Loti yari atuyemo, yatumye arokoka ibigiriye Aburahamu. Loti yatinye kuguma i Sowari, azamukana n'abakobwa be babiri bajya mu misozi bibera mu buvumo. Umukobwa we w'impfura abwira murumuna we ati: “Dore data atangiye gusaza kandi mu gihugu cyose nta mugabo uhari ngo turyamane. Reka tumuhe divayi asinde, maze turyamane tumucikūre.” Nuko iryo joro batereka se divayi arasinda. Umukuru aryamana na we, ariko se ntiyamenya uko byagenze kubera gusinda. Bukeye umukuru abwira murumuna we ati: “Naraye ndyamanye na data, none iri joro twongere tumuhe divayi maze nawe uryamane na we, bityo tumucikūre.” Iryo joro barongera batereka se divayi arasinda, umuto na we bararyamana, na bwo se ntiyamenya uko byagenze kubera gusinda. Uko ni ko Loti yateye abakobwa be bombi inda. Umukuru abyara umuhungu amwita Mowabu. Ni we sekuruza w'Abamowabu bakiriho kugeza n'ubu. Umuto na we abyara umuhungu amwita Benami. Ni we sekuruza w'Abamoni na bo bakiriho kugeza n'ubu. Aburahamu yimuka i Heburoni ajya mu majyepfo ya Kanāni, atura hagati ya Kadeshi na Shuru, hanyuma ajya kuba i Gerari. Aburahamu yavuze ko umugore we Sara ari mushiki we, maze Abimeleki umwami w'i Gerari atumiza Sara. Nijoro Imana ibonekera Abimeleki mu nzozi, iramubwira iti: “Urapfa kuko umugore watwaye afite umugabo!” Abimeleki yari ataramwegera, ni ko kuvuga ati: “Nyagasani, urampora iki ko ndi umwere? Ibyo nakoze nabikoranye umutima utaryarya, kuko uwo mugabo yambwiye ko ari mushiki we, n'uwo mugore arabyemeza.” Muri izo nzozi Imana iramusubiza iti: “Ni koko ndabizi, ibyo wakoze wabigiranye umutima utaryarya, ni cyo cyatumye nanjye nkubuza kumwegera ngo utancumuraho. Noneho rero, subiza uwo mugabo umugore we kuko ari umuhanuzi, azagusabira ubeho. Ariko nutamumusubiza, umenye ko uzapfana n'abawe bose.” Mu gitondo Abimeleki ahamagara ibyegera bye byose, abitekerereza ibyo Imana yamubwiriye mu nzozi byose, bituma ibyo byegera bigira ubwoba cyane. Abimeleki atumiza Aburahamu aramubaza ati: “Kuki waduhemukiye? Nagutwaye iki cyatumye jye n'igihugu cyanjye uduteza icyago gikomeye gitya? Wankoreye ibidakorwa! Washakaga kugera ku ki?” Aburahamu aramusubiza ati: “Nibwiraga ko abantu b'ino batubaha Imana, maze ntinya ko banziza umugore wanjye. Erega ni na mushiki wanjye koko, nubwo namurongoye! Dusangiye data ariko ntidusangiye mama. Ubwo Imana yantegekaga kuva iwacu numvikanye na Sara nti: ‘Niba unkunda ujye uvuga ko ndi musaza wawe aho tuzajya tujya hose.’ ” Abimeleki ategeka ko bazana imikumbi n'amashyo, n'abagaragu n'abaja abiha Aburahamu, amusubiza n'umugore we Sara. Abwira Aburahamu ati: “Dore igihugu cyanjye ngiki, uzature aho uzashaka hose.” Abwira na Sara ati: “Dore mpaye musaza wawe ibikoroto igihumbi by'ifeza, maze bibere abo muri kumwe ikimenyetso cy'uko uri umwere. Bityo nta wuzagushyiraho umugayo.” Uhoraho yahaye Sara umugisha, amugenzereza nk'uko yabisezeranye. Sara asama inda, abyarira Aburahamu umuhungu mu gihe Imana yari yaramubwiye, kandi Aburahamu yari umusaza. Uwo muhungu yabyaranye na Sara, Aburahamu amwita Izaki, amukeba amaze iminsi umunani avutse nk'uko Imana yabimutegetse. Igihe Izaki yavukaga, Aburahamu yari amaze imyaka ijana. Sara aravuga ati: “Imana inteye ibyishimo no guseka, n'undi wese uzumva ko nabyaye azishima aseke.” Arongera ati: “Ni nde washoboraga kubwira Aburahamu ko nzonsa abana? Nyamara dore mubyariye umuhungu ageze mu za bukuru!” Umwana arakura aracuka, kandi umunsi wo gucutsa Izaki, Aburahamu akoresha ibirori bikomeye. Wa muhungu Hagari w'Umunyamisirikazi yari yabyaranye na Aburahamu, Sara amubona anegurana, maze abwira Aburahamu ati: “Irukana uriya muja n'umuhungu we! Sinshaka ko umuhungu w'uwo muja azagabana umunani n'umuhungu wanjye Izaki.” Ibyo kwirukana Ishimayeli bibabaza Aburahamu cyane kuko na we yari umwana we. Ariko Imana iramubwira iti: “Iby'umuhungu wawe n'umuja wawe ntibikubabaze. Ahubwo ukore icyo Sara akubwira, kuko Izaki ari we uzakomokwaho n'urubyaro nagusezeranyije. Naho umuhungu w'umuja wawe, nzatuma agira ubwoko bumukomokaho kuko na we ari umuhungu wawe.” Aburahamu arazinduka aha Hagari impamba n'uruhago rw'uruhu rwuzuye amazi, abimushyira ku bitugu, amuha n'umwana aramwirukana. Hagari aragenda azerera ku gasi hafi y'i Bērisheba. Amazi amaze gushira, Hagari ashyira umwana munsi y'igihuru. Aragenda yicara ahitaruye nko muri metero ijana, kuko atifuzaga kureba umwana we apfa. Nuko araboroga. Nyamara Imana yumvise gutaka k'umwana, maze umumarayika w'Imana ahamagarira Hagari mu ijuru ati: “Hagari we, urarizwa n'iki? Humura, Imana yumvise umwana wawe atakira hamwe wamusize. Genda umufate ukuboko umuhagurutse, nanjye nzamuha gukomokwaho n'ubwoko bukomeye.” Nuko Imana imwereka iriba ry'amazi, aragenda yuzuza amazi muri rwa ruhago, ayazanira umwana we aranywa. Imana ikomeza kurinda Ishimayeli arakura, atura ku gasi aba umuhanga mu kurasa. Ubwo yari atuye mu butayu bwa Parani, nyina ajya kumushakira umugore mu gihugu cya Misiri. Muri icyo gihe, Abimeleki ari kumwe n'umutware w'ingabo ze Pikoli, araza abwira Aburahamu ati: “Imana ibana nawe mu byo ukora byose. None undahire izina ry'Imana ko utazigera umpemukira, jye cyangwa abana banjye cyangwa abuzukuru banjye. Jye n'igihugu utuyemo utwiture ineza nk'iyo nakugiriye.” Aburahamu aramusubiza ati: “Ndabirahiye.” Ariko Aburahamu aregera Abimeleki ko abagaragu be bamwambuye iriba ry'amazi. Abimeleki arahakana ati: “Ibyo sinzi uwabikoze, kandi nawe nta cyo wigeze umbwira, ni ubwa mbere mbyumvise.” Nuko Aburahamu azana amashyo n'imikumbi abiha Abimeleki, bagirana isezerano. Aburahamu azana n'inyagazi ndwi azishyira ku ruhande, Abimeleki ni ko kumubaza ati: “Mbese ziriya nyagazi ndwi washyize ku ruhande ni iz'iki?” Aburahamu aramusubiza ati: “Kuko ari jye wafukuje iri riba, akira izi nyagazi bimbere gihamya ko ubyemeje.” Aho hantu hitwa Bērisheba kuko ari ho bombi barahiriye. Nyuma y'ayo masezerano y'i Bērisheba, Abimeleki n'umutware w'ingabo ze Pikoli, basubira iwabo mu Bufilisiti. Aburahamu atera igiti i Bērisheba, aramya Uhoraho Imana y'ibihe bidashira. Maze amara igihe kirekire mu Bufilisiti. Nyuma y'ibyo, Imana igerageza Aburahamu. Iramuhamagara iti: “Aburahamu we!” Arayitaba ati: “Karame!” Iramubwira iti: “Jyana Izaki umuhungu wawe w'ikinege ukunda, ujye mu karere ka Moriya. Nugerayo nzakwereka umusozi uzamutambiraho igitambo gikongorwa n'umuriro.” Aburahamu arazinduka yasa inkwi zo gutwika igitambo azishyira ku ndogobe ye, ahagurukana n'abagaragu babiri n'umuhungu we Izaki. Agenda yerekeje ahantu Imana yari yamubwiye. Ku munsi wa gatatu, Aburahamu atangira kubona ha hantu aharebera kure. Nuko abwira abagaragu be ati: “Nimusigare hano n'indogobe, jye n'umwana tujye hakurya hariya kuramya Imana, turabasanga hano.” Aburahamu akorera umuhungu we Izaki za nkwi, naho we atwara umuriro n'icyuma baragenda. Izaki ahamagara se Aburahamu ati: “Data!” Aramwitaba ati: “Ndakumva mwana wanjye.” Izaki ni ko kumubaza ati: “Ko twazanye umuriro n'inkwi, tukibagirwa intama yo gutamba?” Aburahamu aramusubiza ati: “Mwana wanjye, Imana iri butange intama y'igitambo.” Barakomeza baragendana. Bageze aho Imana yari yamubwiye, Aburahamu yubaka urutambiro arushyiraho inkwi, aboha umuhungu we Izaki, amurambika hejuru y'inkwi. Nuko asingira icyuma ngo yice umuhungu we. Ako kanya umumarayika w'Uhoraho ahamagara ari mu ijuru ati: “Aburahamu! Aburahamu!” Aritaba ati: “Karame!” Umumarayika aramubwira ati: “Reka uwo mwana! Ntugire icyo umutwara. Ubu menye uko wubaha Imana kuko utayimye umwana wawe w'ikinege.” Aburahamu akebutse inyuma ye abona impfizi y'intama, amahembe yayo yafatiwe mu gihuru. Aragenda arayizana ayitamba ho igitambo gikongorwa n'umuriro mu cyimbo cy'umuhungu we. Aburahamu yita aho hantu “Uhoraho aratanga ”. Ni cyo gituma na n'ubu bakivuga ngo “Ku musozi w'Uhoraho azatanga ibikenewe.” Umumarayika w'Uhoraho ari mu ijuru ahamagara Aburahamu ubwa kabiri, aramubwira ati: “Umva ibyo Uhoraho avuze: kubera ko ubigenje utyo ntunyime umwana wawe w'ikinege, nkurahiye nkomeje ko nzaguha umugisha, kandi ko nzagwiza abazagukomokaho bangane n'inyenyeri zo ku ijuru n'umusenyi wo ku nkombe z'inyanja. Bazanesha abanzi babo. Kandi amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe, kuko wanyumviye.” Nuko Aburahamu asanga abagaragu be, bafatanya urugendo basubira i Bērisheba, aho yari atuye. Nyuma y'ibyo, Aburahamu amenyeshwa ko murumuna we Nahori yabyaranye na Milika abana b'abahungu. Impfura ye ni Usi, hagakurikiraho Buzi na Kemuweli se wa Aramu, na Kesedi na Hazo, na Pilidashi na Yidilafu, na Betuweli se wa Rebeka. Abo uko ari umunani ni bo Nahori, murumuna wa Aburahamu yabyaranye na Milika. Nahori yari afite n'inshoreke yitwa Rewuma, na yo babyaranye Teba na Gahamu na Tahashi na Māka. Sara yamaze imyaka ijana na makumyabiri n'irindwi, agwa i Kiriyati-Aruba, ari yo Heburoni mu gihugu cya Kanāni. Aburahamu aramuririra araboroga. Hanyuma arahaguruka, umurambo w'umugore we usigara aho, ajya kuvugana n'Abaheti. Arababwira ati: “Dore ndi umushyitsi n'umwimukīra iwanyu, nimungurishe aho nshyingura umurambo w'umugore wanjye.” Abaheti basubiza Aburahamu bati: “Umva nyakubahwa, Imana yakugize igikomangoma muri twe, none wihitiremo mu mva twateguye iyo ushaka, ushyinguremo umurambo w'umugore wawe. Nta n'umwe muri twe wakwima imva.” Aburahamu arahaguruka yunamira abo Baheti bari batuye ako karere, arababwira ati: “Niba mwemera ko mpamba umurambo w'umugore wanjye, nimunsabire Efuroni mwene Sohari angurishe ubuvumo bwe bw'i Makipela, buri ku rubibi rw'umurima we. Ndamuhera imbere yanyu igiciro kibukwiriye, maze bube irimbi nzajya mpambamo.” Efuroni uwo w'Umuheti yari yicaranye na bene wabo ku irembo rya Heburoni. Nuko asubiza Aburahamu mu ruhame ati: “Umva nyakubahwa, ubwo buvumo ndabuguhaye ndetse n'umurima burimo, mbiguhereye imbere ya bene wacu. Genda ushyingure umurambo w'umugore wawe.” Aburahamu arongera yunamira abo Baheti, abwirira Efuroni imbere yabo ati: “Ndakwinginze, nanjye unyumve: reka nkwishyure igiciro cy'uwo murima, maze mpishyingurire umurambo w'umugore wanjye.” Efuroni aramusubiza ati: “Umva nyakubahwa, umurima w'ibikoroto magana ane by'ifeza ntiwaduteranya! Genda ushyingure umurambo w'umugore wawe!” Aburahamu abyumvise abarira imbere y'Abaheti ibikoroto magana ane, Efuroni yari yavuze. Byari ibikoroto by'ifeza byakoreshwaga mu bucuruzi. Nuko umurima wa Efuroni wari i Makipela hafi y'i Mamure, n'ubuvumo burimo n'ibiti byose byari biwuzitiye, bigurishwa Aburahamu biba ibye. Abaheti bose bari ku irembo ry'umujyi barabibonye. Nyuma y'ibyo, Aburahamu ashyingura umugore we Sara mu buvumo bwo mu murima w'i Makipela hafi y'i Mamure. Ni mu majyaruguru y'i Heburoni mu gihugu cya Kanāni. Uko ni ko Abaheti bagurishije umurima n'ubuvumo bwarimo, biba irimbi rya Aburahamu. Aburahamu yari ashaje cyane, kandi Uhoraho yari yaramuhaye umugisha muri byose. Aburahamu abwira umugaragu we mukuru wari ushinzwe ibye byose ati: “Shyira ikiganza cyawe munsi y'ikibero cyanjye, urahire Uhoraho, Imana nyir'ijuru n'isi ko utazashakira umuhungu wanjye umugeni mu bakobwa b'Abanyakanāni dutuyemo. Ahubwo uzajye mu gihugu cyacu muri bene wacu, abe ari ho ushakira umuhungu wanjye Izaki umugeni.” Umugaragu aramubaza ati: “Mbese uwo mugeni natemera ko tuzana muri iki gihugu, nzajyane umuhungu wawe mu gihugu wavuyemo?” Aburahamu aramusubiza ati: “Uramenye ntuzamujyaneyo! Uhoraho, Imana nyir'ijuru wamvanye mu nzu ya data no mu gihugu cya bene wacu, yarandahiye ati: ‘Iki gihugu nzagiha abazagukomokaho’. Bityo azohereza umumarayika we, agushoboze kubonera umuhungu wanjye umugeni muri bene wacu. Umugeni natemera ko muzana, uzaba ubaye umwere wo kudasohoza icyo warahiye. Icyakora ntuzajyaneyo umwana wanjye.” Nuko uwo mugaragu ashyira ikiganza munsi y'ikibero cya shebuja Aburahamu, arabimurahira. Umugaragu afata ingamiya icumi mu za shebuja, afata no ku bintu byiza shebuja yari atunze, aragenda ajya mu mujyi Nahori yari atuyemo mu majyaruguru ya Mezopotamiya. Nimugoroba igihe abagore bajya kuvoma, ni bwo yari ageze ku iriba riri hanze y'uwo mujyi, ahabyagiza ingamiya ze. Nuko arasenga ati: “Uhoraho, Mana ya databuja Aburahamu, mugirire ubuntu unshoboze gusohoza neza umurimo nshinzwe. Dore mpagaze ku iriba kandi abakobwa bo mu mujyi bagiye kuza kuvoma. Ndasaba umwe muri bo ngo nywere ku kibindi cye. Nansubiza ati: ‘Ngaho nywa, ndetse nduhira n'ingamiya zawe’, abe ari we watoranyirije umugaragu wawe Izaki. Nibigenda bityo ndi bumenye ko ugiriye ubuntu databuja.” Agisenga, umukobwa asohoka mu mujyi atwaye ikibindi ku rutugu. Yari Rebeka mwene Betuweli. Betuweli uwo ni we Milika yabyaranye na Nahori murumuna wa Aburahamu. Rebeka yari mwiza cyane, kandi yari akiri isugi. Aramanuka ajya mu iriba, yuzuza ikibindi cye arazamuka. Umugaragu yirukanka amusanga aramubwira ati: “Ndagusabye ureke nsome ku mazi yo mu kibindi cyawe.” Ako kanya umukobwa acisha bugufi ikibindi aramubwira ati: “Ngaho nywa ushire inyota.” Amaze kumuha amazi aramubwira ati: “Reka mvomere n'ingamiya zawe nzuhire kugeza ubwo zikūye.” Ni ko gusuka amazi mu kibumbiro, yongera gusubira ku iriba yiruka, akomeza kuhira ingamiya zose. Uwo mugabo agumya kumwitegereza yicecekeye ngo arebe ko Uhoraho yamuhaye urugendo ruhire. Ingamiya zikutse, uwo mugabo akura mu mufuka we impeta yo ku zuru ikozwe mu izahabu ifite uburemere bwa garama eshanu, n'ibikomo bibiri by'izahabu bifite uburemere bwa garama ijana. Aramusubiza ati: “Yee ryaboneka, ndetse hari n'icyarire n'ubwatsi bwinshi bw'amatungo.” Nuko uwo mugabo arapfukama aramya Uhoraho ati: “Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya databuja Aburahamu, utarigeze ahwema kumwitaho no kumugirira ubuntu. Uhoraho yanyoboye kwa bene wabo wa databuja.” Umukobwa ariruka ajya kubwira abari mu nzu ya nyina ibyamubayeho. Labani musaza wa Rebeka abyumvise, asohoka yiruka ngo asange wa mugabo ku iriba. Labani yari yabonye impeta n'ibikomo mushiki we yari yambaye, yari yumvise anasobanura ibyo uwo mugabo yamubwiye. Ni ko gusanga wa mugabo ku iriba ahagaze iruhande rw'ingamiya ze. Labani aramubwira ati: “Yewe uwahiriwe n'Uhoraho, wiguma hanze, ngwino tujye imuhira. Natunganyije icumbi n'aho ingamiya ziri burare.” Uwo mugabo yinjira mu nzu, maze bururutsa imitwaro ku ngamiya barazisasira, baziha n'ubwatsi. Uwo mugabo n'abari bamuherekeje bahabwa amazi yo koga ibirenge, babazanira n'amafunguro. Ariko uwo mugabo aravuga ati: “Simfungura ntaravuga ikingenza.” Labani aramusubiza ati: “Tuguhaye ijambo!” Arababwira ati: “Ndi umugaragu wa Aburahamu. Uhoraho yahaye databuja imigisha myinshi arakomera cyane. Yamuhaye imikumbi n'amashyo, n'ingamiya n'indogobe, n'ifeza n'izahabu, amuha n'abagaragu n'abaja. Sara muka databuja nubwo yari umukecuru, babyaranye umwana w'umuhungu ari na we databuja yaraze ibyo atunze byose. Databuja yarandahije ati: ‘Ntuzashakire umuhungu wanjye umugeni wo mu Banyakanāni ntuyemo. Ahubwo uzajye kumushakira umugeni iwacu muri bene wacu.’ Nuko ndamubaza nti: ‘Nakora iki uwo mugeni atemeye ko tuzana?’ Aransubiza ati: ‘Uhoraho mpora numvira, azohereza umumarayika we aguherekeze ugire urugendo ruhire. Bityo uzashobora gushakira umuhungu wanjye umugeni iwacu muri bene wacu, ube ushohoje icyo wandahiye. Nubwo bamukwima uzaba ubaye umwere.’ “Uyu munsi nageze ku iriba ndasenga nti: ‘Uhoraho Mana ya databuja Aburahamu, mpa gusohoza neza umurimo nshinzwe muri uru urugendo. Dore mpagaze ku iriba, ndaza gusaba umwe mu bakobwa bari buze kuvoma ngo ampe gusoma ku mazi yo mu kibindi cye. Nansubiza ati: “Ngaho nywa, ndetse nduhira n'ingamiya zawe”, azabe ari we watoranyirije mwene databuja.’ Ngisenga bucece, Rebeka aba asohotse mu mujyi atwaye ikibindi ku rutugu, aramanuka ajya mu iriba aravoma. Maze ndamubwira nti: ‘Mpa amazi yo kunywa.’ Ako kanya acisha bugufi ikibindi arambwira ati: ‘Ngaho nywa kandi nduhira n'ingamiya zawe.’ Nanyoye kandi yuhira n'ingamiya. Namubajije nti: ‘Uri mwene nde?’ Aransubiza ati: ‘Ndi mwene Betuweli, Nahori yabyaranye na Milika.’ Nuko mwambika impeta ku zuru, mwambika n'ibikomo ku maboko. Hanyuma ndapfukama ndamya Uhoraho Imana ya databuja Aburahamu, nsingiza Uhoraho we wanyoboye neza nkabona umugeni wa mwene databuja kwa bene wabo. None rero nimushaka kuba abanyamurava mukagirira databuja neza, mumbwire. Nimutabishaka na bwo, mubimbwire ndebe ukundi nabigenza.” Labani na Betuweli baramusubiza bati: “Ibyo byakozwe n'Uhoraho, nta kindi twabivugaho. Dore Rebeka nguyu mujyane, abe umugore wa mwene shobuja nk'uko Uhoraho yabyerekanye.” Umugaragu wa Aburahamu yumvise ayo magambo, yikubita hasi yubamye aramya Uhoraho. Nuko aha Rebeka ibintu bikozwe mu izahabu no mu ifeza, amuha n'imyambaro. Musaza we na nyina na bo abaha impano. Hanyuma we n'abagabo bamuherekeje barafungura, bararuhuka. Bukeye bamaze kubyuka, uwo mugabo abwira bene urugo ati: “Nimunsezerere, nsubire kwa databuja.” Labani na nyina baramusubiza bati: “Reka umukobwa abe agumye hano nk'iminsi icumi, muzabone kujyana.” Arabasubiza ati: “Mwinkerereza, dore Uhoraho yampaye urugendo ruhire, nimureke ntahe nsubire kwa databuja.” Na bo bati: “Reka duhamagare umukobwa twumve icyo abivugaho.” Nuko bahamagara Rebeka baramubaza bati: “Ese urahita ujyana n'uyu mugabo?” Arabasubiza ati: “Turajyana.” Nuko basezera kuri Rebeka, ajyana n'umuja wamureze n'umugaragu wa Aburahamu n'abaje bamuherekeje. Bene wabo wa Rebeka bamwifuriza umugisha bati: “Mushiki wacu, uzakomokweho n'abantu ibihumbi bitabarika, urubyaro rwawe ruzatsinde abanzi.” Rebeka n'abaja be bicara ku ngamiya, bajyana n'umugaragu wa Aburahamu. Icyo gihe Izaki yari yaravuye ku “Iriba rya Nyirubuzima undeba”, ajya gutura mu majyepfo y'igihugu cya Kanāni. Nimugoroba Izaki yatemberaga ku gasozi, abona ingamiya ziza zimusanga. Rebeka amubonye ava ku ngamiya, abaza umugaragu wa Aburahamu ati: “Uriya mugabo uri ku gasozi uje hano ni nde?” Umugaragu aramusubiza ati: “Ni databuja.” Nuko Rebeka yitwikira umwenda mu maso. Umugaragu atekerereza Izaki ibyo yakoze byose. Izaki ajyana Rebeka mu ihema ryari irya nyina Sara aramurongora, aramukundwakaza. Bityo Izaki yibagirwa urupfu rwa nyina. Aburahamu yashatse undi mugore witwaga Ketura, babyarana Zimurani na Yokishani, na Medani na Midiyani, na Yishibaki na Shuwa. Yokishani abyara Sheba na Dedani. Dedani akomokwaho n'Abashuri n'Abaletushi n'Abalewumi. Bene Midiyani ni Eyifa na Eferi, na Hanoki na Abida na Elida. Abo bose bakomotse kuri Ketura. Aburahamu yaraze Izaki ibyo yari atunze byose, ariko abana b'inshoreke ze na bo yari yarabahaye iminani akiriho, abohereza gutura mu karere k'iburasirazuba kugira ngo batandukane na Izaki. Aburahamu yaramye imyaka ijana na mirongo irindwi n'itanu, yashaje neza ageza mu za bukuru, hanyuma aratabaruka. Abahungu be, Izaki na Ishimayeli bamushyingura muri bwa buvumo bw'i Makipela, buri mu murima wahoze ari uwa Efuroni mwene Sohari w'Umuheti. Uwo murima uri hafi y'i Mamure, ukaba ari wa wundi Aburahamu yari yaraguze n'Abaheti. Aho ni ho Aburahamu n'umugore we Sara bashyinguwe. Aburahamu amaze gupfa, Imana iha umugisha umuhungu we Izaki. Izaki yari atuye hafi y'Iriba rya Nyirubuzima undeba. Dore abakomoka kuri Ishimayeli, uwo Hagari Umunyamisirikazi umuja wa Sara yabyaranye na Aburahamu. Ngaya amazina y'abahungu ba Ishimayeli uko bakurikirana: impfura ye ni Nebayoti, agakurikirwa na Kedari na Adibēli na Mibusamu, na Mishuma na Duma na Masa, na Hadadi na Tema na Yeturi, na Nafishi na Kedema. Abo bene Ishimayeli babaye ba sekuruza b'amoko cumi n'abiri. Ni na bo bitiriwe aho bari batuye n'aho bari babambye amahema. Ishimayeli yabayeho imyaka ijana na mirongo itatu n'irindwi, hanyuma aratabaruka. Abishimayeli bari batuye mu ntara iri hagati ya Havila na Shuru, mu burasirazuba bwa Misiri ugana Ashūru. Batuye ahitaruye abandi bakomoka kuri Aburahamu. Dore amateka ya Izaki, mwene Aburahamu. Izaki amaze imyaka mirongo ine avutse, arongora Rebeka umukobwa wa Betuweli w'Umunyasiriya wo mu majyaruguru ya Mezopotamiya, akaba na mushiki wa Labani w'Umunyasiriya. Rebeka yari ingumba maze Izaki atakambira Uhoraho, Uhoraho aramwumva, Rebeka asama inda y'impanga. Abana bataravuka, yumva baragundagurana aribaza ati: “Ibi ni ibiki?” Ni bwo agiye kubaza Uhoraho ibyo ari byo. Uhoraho aramusubiza ati: “Inda yawe irimo impanga, hazaturukamo amoko abiri atumvikana, ubwoko bumwe buzarusha ubundi gukomera, Gakuru azaba umugaragu wa Gato.” Igihe kigeze, Rebeka abyara impanga. Gakuru avuka ajya gutukura, afite ubwoya bwinshi ku mubiri wose, bamwita Ezawu. Hakurikiraho Gato avuka afashe agatsinsino ka Ezawu, bamwita Yakobo. Icyo gihe Izaki yari amaze imyaka mirongo itandatu avutse. Abo bahungu barakura. Ezawu aba umuhigi kabuhariwe wirirwa ku gasozi, Yakobo we yari umuntu utuje wirirwa imuhira. Izaki yakundaga inyama z'umuhīgo bituma atonesha Ezawu, Rebeka we atonesha Yakobo. Umunsi umwe Ezawu yavuye guhīga ashonje, asanga Yakobo atetse isupu y'ibishyimbo aramubwira ati: “Ndashonje cyane! Mpa kuri iyo supu itukura utetse!” (Ni cyo cyatumye bamuhimba Edomu ). Yakobo aramusubiza ati: “Banza umpe ubutware bwawe bw'umwana w'impfura!” Ezawu aramubwira ati: “Ese ko ngiye kwicwa n'inzara, ubwo butware buzamarira iki?” Yakobo aramubwira ati: “Ngaho rahira ko umpaye ubutware bwawe!” Nuko Ezawu ararahira, agurisha Yakobo ubutware bwe. Yakobo aha Ezawu umugati n'isupu y'ibishyimbo. Ezawu ararya, aranywa, arangije aragenda. Uko ni ko Ezawu yasuzuguye ubutware bwe bw'umwana w'impfura. Mu gihugu hateye indi nzara itari iyo mu gihe cya Aburahamu, Izaki asuhukira i Gerari kwa Abimeleki, umwami w'Abafilisiti. Uhoraho yari yarabonekeye Izaki aramubwira ati: “Ntuzajye mu Misiri, ahubwo uzagume muri iki gihugu, nzakwereka aho utura. Guma muri iki gihugu, nzabana nawe kandi nzaguha umugisha. Wowe n'abazagukomokaho nzabaha iki gihugu cyose, nk'uko nabirahiye so Aburahamu. Nzagwiza abazagukomokaho bangane n'inyenyeri zo ku ijuru, kandi nzabaha iki gihugu cyose. Amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe. Nzaguha umugisha kubera ko so Aburahamu yanyumviye agakora ibyo nshaka, agakurikiza amabwiriza n'amateka n'amategeko namuhaye.” Nuko Izaki ajya gutura i Gerari. Abaturage baho baza kumubaza icyo apfana na Rebeka, arabasubiza ati: “Ni mushiki wanjye.” Izaki ntiyatinyutse kuvuga ko ari umugore we, kuko yibwiraga ko abo baturage bamuziza Rebeka kubera uburanga bwe. Hashize iminsi, Abimeleki umwami w'Abafilisiti arebeye mu idirishya, arabukwa Izaki akinisha umugore we Rebeka. Abimeleki atumiza Izaki aramubaza ati: “Kuki watubeshye ngo Rebeka ni mushiki wawe, none bikaba bigaragara ko ari umugore wawe?” Izaki aramusubiza ati: “Natinyaga ko bamunziza!” Abimeleki aramubwira ati: “Waraduhemukiye! Koko iyo hagira umwe wo muri twe uryamana n'umugore wawe, ntiwari kuba uduteje gucumura?” Nuko Abimeleki yihanangiriza abantu be ati: “Uzagira icyo atwara uyu mugabo cyangwa umugore we, azicwa.” Uwo mwaka Izaki arahinga yeza ibingana n'ibyo yabibye incuro ijana, kubera ko Uhoraho yamuhaye umugisha. Izaki arakomera agira ubutunzi bwinshi, kugeza ubwo yabaye umukire cyane. Yari afite imikumbi n'amashyo n'abagaragu benshi, bituma Abafilisiti bamugirira ishyari. Amariba yose abagaragu ba Aburahamu bari barafukuye akiriho, Abafilisiti bari barayasibye bayuzuzamo ibitaka. Abimeleki abwira Izaki ati: “Jya gutura ahandi kuko umaze gukomera cyane.” Nuko Izaki arimuka ashinga amahema mu kibaya cy'i Gerari. Asibuza amariba yafukuwe se akiriho, amwe Abafilisiti bari barasibye Aburahamu amaze gupfa. Ayita nk'uko se yari yarayise. Abagaragu ba Izaki bafukura muri icyo kibaya, bahasanga iriba ry'amazi adudubiza. Abashumba b'i Gerari babwira aba Izaki bati: “Ayo mazi ni ayacu.” Bityo baratongana bagira impaka, ni cyo cyatumye Izaki yita iryo riba Eseki. Bafukura irindi riba, na ryo bararitonganira. Ni cyo cyatumye Izaki aryita Sitina. Na ho arahava afukura irindi riba, ryo ntibaritonganira. Aryita Rehoboti kuko yavugaga ati: “Noneho Uhoraho adushyize ahagutse tuzahatungira.” Hashize igihe avayo ajya i Bērisheba, iryo joro Uhoraho aramubonekera aramubwira ati: “Ndi Imana ya so Aburahamu, witinya kuko ndi kumwe nawe. Nzaguha umugisha ngwize abazagukomokaho mbigiriye umugaragu wanjye Aburahamu.” Izaki ahubaka urutambiro, aramya Uhoraho. Ahashinga amahema n'abagaragu be bahafukura iriba. Abimeleki n'umujyanama we Ahuzati, n'umutware w'ingabo ze Pikoli, bava i Gerari bajya kubonana na Izaki. Izaki arababaza ati: “Muzanywe n'iki kundeba kandi mwaranyanze mukāmenesha?” Baramusubiza bati: “Twabonye yuko Uhoraho ari kumwe nawe, bituma twifuza kugirana nawe isezerano ry'amahoro. Turahire ko utazagira icyo udutwara nk'uko natwe nta cyo twagutwaye. Twakugiriye neza tugusezerera amahoro, kandi uhereye ubwo Uhoraho yaguhaye umugisha.” Izaki arabazimanira bararya, baranywa. Barazinduka bagirana amasezerano bayahamisha indahiro, maze Izaki arabasezerera bava iwe amahoro. Uwo munsi abagaragu be baza kumubwira ko bafukuye iriba ririmo amazi, aryita Sheba. Ni yo mpamvu uwo mujyi witwa Bērisheba kugeza n'ubu. Ezawu amaze imyaka mirongo ine avutse arongora abagore babiri b'Abahetikazi, ari bo Yudita umukobwa wa Bēri, na Basemati umukobwa wa Eloni. Abo bagore bateye agahinda Izaki na Rebeka. Izaki ageze mu za bukuru, arahuma. Umunsi umwe ahamagara Ezawu umuhungu we w'impfura ati: “Mwana wanjye!” Ezawu aramusubiza ati: “Karame!” Izaki aramubwira ati: “Dore ndashaje kandi sinzi igihe nzapfira. Fata umuheto wawe n'imyambi ujye mu ishyamba, maze umpigire umuhīgo. Hanyuma untekere inyama ziryoshye nk'uko nzikunda, uzinzanire nzirye mbone kuguha umugisha ntarapfa.” Igihe Izaki yavuganaga n'umuhungu we Ezawu, Rebeka yarumvaga. Ezawu ajya mu ishyamba guhīga, maze Rebeka abwira umuhungu we Yakobo ati: “Numvise so abwira Ezawu mukuru wawe ati: ‘Jya guhīga maze untekere inyama ziryoshye ndye, nguhere umugisha imbere y'Uhoraho ntarapfa.’ ” Rebeka arakomeza ati: “None rero mwana wanjye, umva icyo nkubwira: jya mu mukumbi unzanire abana b'ihene babiri b'imishishe, maze ntekere so inyama ziryoshye nk'uko azikunda. Hanyuma uze kuzimushyīra arye, maze aguhe umugisha atarapfa.” Yakobo asubiza nyina ati: “Mukuru wanjye Ezawu afite ubyoya bwinshi, naho jye nta bwo mfite. Data nankorakora arantahura, amenye ko namuriganyije. Bityo amvume aho kumpa umugisha.” Nyina aramubwira ati: “Mwana wanjye, uwo muvumo uzampame nakuvuma! None nyumvira gusa, unzanire abo bana b'ihene.” Yakobo agenza atyo, maze nyina ateka inyama ziryoshye nk'uko Izaki yazikundaga. Hanyuma Rebeka afata imyambaro myiza impfura ye Ezawu yari yaramubikije, ayambika Yakobo. Amwambika n'impu za za hene ku bikonjo no ku ijosi, ahatari ubwoya. Nuko amuha inyama ziryoshye n'umugati yari yateguye. Yakobo ajya aho se ari, aramuhamagara ati: “Data!” Izaki aramusubiza ati: “Ndakwitaba mwana wanjye. Uri nde?” Yakobo aramusubiza ati: “Ndi Ezawu, impfura yawe. Nakoze ibyo wambwiye, none icara urye ku muhīgo nkuzaniye maze umpe umugisha.” Izaki aramubaza ati: “Ko utebutse mwana wanjye?” Yakobo aramusubiza ati: “Uhoraho Imana yawe yamfashije.” Izaki abwira Yakobo ati: “Mwana wanjye, igira hino ngukoreho numve ko uri umwana wanjye Ezawu koko.” Aramwegera, Izaki aramukorakora aribaza ati: “Ko numva ijwi ari irya Yakobo, ariko ibikonjo bikaba ari ibya Ezawu?” Bimubera urujijo, kuko ibikonjo bya Yakobo byari biriho ubwoya nk'ibya Ezawu. Ataramuha umugisha aramubaza ati: “Ese koko uri umwana wanjye Ezawu?” Yakobo aramusubiza ati: “Ndi we.” Izaki aramubwira ati: “Mwana wanjye, ngaburira ndye maze nguhe umugisha.” Aramuhereza ararya, amuzanira na divayi aranywa. Nuko Izaki aramubwira ati: “Mwana wanjye, igira hino unsome.” Yakobo aramwegera aramusoma, Izaki yumva impumuro y'imyambaro ya Ezawu. Aha Yakobo umugisha agira ati: “Mbega ukuntu umuhungu wanjye ahumura neza! Ahumura nk'umurima Uhoraho yahaye kurumbuka. Imana isomye imirima yawe, ihe ubutaka kurumbuka, ikugwirize ingano na divayi. Andi moko uzayategeke, andi mahanga azagupfukamire. Abavandimwe bawe uzabatware, bene nyoko bazagupfukamire. Abazakuvuma bazavumwe, abazagusabira umugisha bazahabwe umugisha.” Ubwo Yakobo yasohokaga amaze guhabwa umugisha na Izaki, ni bwo umuvandimwe we Ezawu yavuye guhīga. Ezawu na we ateka inyama ziryoshye azizanira se, aramubwira ati: “Data, icara urye ku muhīgo nkuzaniye maze umpe umugisha.” Se aramubaza ati: “Uri nde?” Aramusubiza ati: “Ndi impfura yawe Ezawu.” Izaki ahinda umushyitsi cyane, aramubaza ati: “Niba ari wowe se, ni nde wanzaniye umuhīgo mu mwanya ushize? Nariye ku byo yanzaniye byose, maze muha umugisha kandi nta cyabihindura.” Ezawu yumvise amagambo ya se, arashavura acura umuborogo, aramutakambira ati: “Data, nanjye mpa umugisha.” Izaki aramubwira ati: “Umuvandimwe wawe yanshyizeho uburiganya, muha umugisha wari ukugenewe.” Ezawu aravuga ati: “Ubu ni ubwa kabiri Yakobo andiganya! Yewe, ni koko izina ni ryo muntu! Yanjyaniye ubutware, none antwariye n'umugisha!” Yongera kubaza se ati: “Nta mugisha wansigiye?” Izaki aramusubiza ati: “Nta wo, mwana wanjye! Dore nahaye Yakobo kuzagutwara, n'abavandimwe be bose bazamuhakwaho. Namuhaye no kuzatungwa n'ingano na divayi.” Ezawu akomeza kwinginga se ati: “Mbese koko nta wundi mugisha ufite? Data, nanjye mpa umugisha!” Nuko Ezawu araturika ararira. Izaki aramubwira ati: “Dore uzatura kure y'ubutaka burumbuka, uzatura ahagwengeye nk'agasi. Uzabeshwaho n'inkota yawe, uzaba n'umugaragu w'umuvandimwe wawe. Ariko numugomera uzivana mu buja.” Nuko Ezawu arwara inzika umuvandimwe we Yakobo, amuziza ko se yamuhaye umugisha. Yaribwiye ati: “Data ari hafi gupfa, ibyo kumushyingura nibirangira nzahita nica Yakobo!” Rebeka amenye imigambi ya Ezawu umuhungu we w'impfura, ahamagara Yakobo aramubwira ati: “Dore umuvandimwe wawe Ezawu agiye kwihimura akwice. None mwana wanjye, umva icyo nkubwira: hungira kwa musaza wanjye Labani, utuye i Harani. Uzabe ugumyeyo kugeza igihe Ezawu azashirira uburakari akibagirwa ibyo wamugiriye, ni bwo nzagutumaho ugaruke. Sinifuza kubaburira icyarimwe.” Rebeka abwira Izaki ati: “Iby'abakazana banjye b'Abahetikazi birandambiye! Yakobo na we aramutse ashatse umugeni muri iki gihugu, agahinda ntikambeshaho!” Nuko Izaki ahamagaza Yakobo amusezeraho, aramubwira ati: “Ntuzashake umugore w'Umunyakanānikazi, ahubwo ujye mu majyaruguru ya Mezopotamiya, mu muryango wa sogokuru wawe Betuweli, maze ushake umugeni mu bakobwa ba nyokorome Labani. Imana Nyirububasha niguhe umugisha, iguhe kororoka no kugwira, uzakomokweho n'amoko menshi. Wowe n'abazagukomokaho Imana nibahe umugisha yahaye Aburahamu. Uzigarurire iki gihugu watuyemo, ari cyo Imana yahaye Aburahamu.” Nuko Izaki yohereza Yakobo mu majyaruguru ya Mezopotamiya, kwa Labani mwene Betuweli w'Umunyasiriya. Labani uwo yari musaza wa Rebeka, nyina wa Yakobo na Ezawu. Ezawu amenya ko Izaki yasabiye Yakobo umugisha, akamwohereza mu majyaruguru ya Mezopotamiya kugira ngo ashakeyo umugeni, kandi akamubuza gushaka umugeni w'Umunyakanānikazi. Amenya kandi ko Yakobo yumviye ababyeyi be, akajya muri Mezopotamiya. Ibyo bituma Ezawu asobanukirwa ko se Izaki atishimiraga Abanyakanānikazi. Ni bwo agiye kwa Ishimayeli mwene Aburahamu, arongora umukobwa we Mahalata mushiki wa Nebayoti, amuharika abagore yari asanganywe. Yakobo ava i Bērisheba yerekeza i Harani, bumwiriyeho arara aho yari ageze. Araharyama yisegura ibuye, arasinzira. Aza kurota abona urwego rushinze ku isi rukagera ku ijuru, abamarayika b'Imana baruzamukiraho abandi barumanukiraho. Abona n'Uhoraho amuhagaze iruhande, aramubwira ati: “Ndi Uhoraho, Imana ya sogokuru Aburahamu na Izaki. Iki gihugu uryamyemo nzakiguha wowe n'abazagukomokaho. Nzabagwiza babe benshi nk'umukungugu, maze bāgure igihugu cyabo mu mpande zose. Amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha muri wowe no mu bazagukomokaho. Dore ndi kumwe nawe, nzakurinda aho uzajya hose kandi nzakugarura muri iki gihugu. Sinzagutererana, ahubwo nzasohoza ibyo nagusezeranyije.” Yakobo arakanguka, aravuga ati: “Uhoraho ari hano nkaba ntabimenye!” Aratinya cyane aravuga ati: “Mbega ahantu hateye ubwoba! Aha hantu ni inzu y'Imana koko, n'irembo ry'ijuru!” Bukeye arazinduka afata rya buye yari yiseguye, ararishinga arisukaho amavuta ngo ribe urwibutso. Aho hantu ahita Beteli, hari hafi y'umujyi kera witwaga Luzi. Yakobo ahigira Imana umuhigo ati: “Nubana nanjye kandi ukandindira muri uru rugendo, ukampa icyo ndya n'icyo nambara, nkagaruka kwa data amahoro, Uhoraho ni bwo uzaba uri Imana yanjye koko. Aha hantu nashinze ibuye hazaba inzu yawe, kandi mu byo uzampa byose sinzabura kuguha kimwe cya cumi.” Yakobo akomeza urugendo, agera mu gihugu cy'iburasirazuba. Aza kubona iriba riri mu misozi, hafi yaryo hari imikumbi itatu y'intama itegereje kuhirwa. Ariko iryo riba ryari ripfundikijwe ibuye rinini. Iyo amatungo yamaraga guteranira aho bakuragaho iryo buye bakayuhira, amatungo yakuka bagasubiza ibuye mu mwanya waryo. Yakobo abaza abashumba ati: “Ncuti zanjye, muri aba he?” Baramusubiza bati: “Turi ab'i Harani.” Arababaza ati: “Ese Labani ukomoka kuri Nahori muramuzi?” Baramusubiza bati: “Turamuzi.” Yongera kubabaza ati: “Araho se?” Baramusubiza bati: “Araho, ndetse dore n'umukobwa we Rasheli ashoye amatungo.” Yakobo arababaza ati: “Ko mwabyagije amatungo hakiri kare? Nimuyuhire nakuka muyaragire!” Baramusubiza bati: “Ntitwabikora kuko tugomba gutegereza ko amatungo yose ahagera, tukabona gukuraho ibuye tukayuhira.” Yakobo akivugana na bo, Rasheli wari umushumba aba ageze aho ashoreye intama za se. Yakobo abonye Rasheli umukobwa wa nyirarume Labani, ashoreye intama za se, ajya ku iriba akuraho ibuye yuhira intama za nyirarume Labani. Hanyuma ahobera Rasheli, maze umunezero umutera kurira. Ni ko kubwira Rasheli ati: “Ndi mwishywa wa so, mama ni Rebeka.” Nuko Rasheli ariruka abibwira se. Labani yumvise yuko mwishywa we Yakobo yaje, arihuta ajya kumusanganira. Aramuhobera aramusoma, amujyana iwe. Yakobo amubwira ibyamubayeho byose. Nuko Labani aramubwira ati: “Ni ukuri, uri amaraso yanjye.” Yakobo ahamaze ukwezi Labani aramubwira ati: “Si byiza ko wankorera ku busa nubwo uri mwene wacu, none mbwira icyo ushaka ko nzaguhemba.” Labani yari afite abakobwa babiri. Umukuru yitwaga Leya, umuto akitwa Rasheli. Leya yari afite amaso meza, Rasheli we yari ateye neza kandi afite uburanga, Yakobo akamukunda. Nuko asubiza Labani ati: “Nzagukorera imyaka irindwi, unshyingire umukobwa wawe muto Rasheli.” Labani aramubwira ati: “Kumugushyingira biruta kumushyingira undi, gumana nanjye.” Nuko Yakobo akora imyaka irindwi kugira ngo bamushyingire Rasheli. Yaramukundaga cyane bituma iyo myaka imubera nk'iminsi mike. Iyo myaka irangiye Yakobo abwira Labani ati: “Nshyingira umugeni wanjye kuko igihe cyo kugukorera cyarangiye.” Labani atumira abaturanyi be bararya, baranywa, nimugoroba ashyira Yakobo umukobwa we Leya, aramurongora. Labani yari yarahaye Leya umuja we Zilipa ngo amukorere. Bukeye Yakobo asanga bamushyingiye Leya! Ni bwo abajije Labani ati: “Wangenje ute? Sinagukoreye ngira ngo unshyingire Rasheli? Kuki wandiganyije?” Labani aramusubiza ati: “Mu muco wacu ntidushyingira umukobwa muto mbere y'umukuru. Banza umarane na Leya icyumweru cy'ubugeni mbone kugushyingira Rasheli, maze uzankorere indi myaka irindwi.” Yakobo abigenza atyo. Amaranye na Leya icyumweru, Labani amushyingira Rasheli. Labani yari yarahaye Rasheli umuja we Biliha ngo amukorere. Yakobo arongora Rasheli, aramukunda kurusha Leya. Akorera Labani indi myaka irindwi. Uhoraho abonye ko Leya adakunzwe nka Rasheli amuha ibyara, naho Rasheli aba ingumba. Leya asama inda abyara umwana w'umuhungu, amwita Rubeni kuko yavugaga ati: “Uhoraho yabonye akababaro kanjye, noneho umugabo wanjye azankunda.” Arongera arasama abyara undi muhungu, aravuga ati: “Uhoraho yumvise ko ntakunzwe, none ampaye n'uyu.” Amwita Simeyoni. Arongera arasama abyara undi muhungu, aravuga ati: “Noneho umugabo wanjye tuzafatanya, kuko twabyaranye abahungu batatu.” Uwo mwana amwita Levi. Arongera arasama abyara undi muhungu, aravuga ati: “Ubu bwo nzasingiza Uhoraho!” Uwo mwana amwita Yuda. Nuko aba arekeye aho kubyara. Rasheli abonye atabyaye agirira mukuru we ishyari, abwira Yakobo ati: “Mpa abana, nutabampa ndapfa!” Yakobo arakarira Rasheli aramubwira ati: “Mbese ni jye wabibaza? Imana si yo yakwimye ibyara?” Rasheli aramubwira ati: “Ryamana n'umuja wanjye Biliha azambyarire akana, nibura nzabe umubyeyi nk'abandi!” Amuha umuja we Biliha ngo amugire inshoreke, Yakobo amutera inda babyarana umwana w'umuhungu. Rasheli aravuga ati: “Imana yumvise gusenga kwanjye irandenganura, impa umwana.” Uwo mwana amwita Dani. Biliha umuja wa Rasheli, arongera arasama abyara umuhungu wa kabiri. Rasheli aravuga ati: “Narwanye inkundura na mukuru wanjye none ndatsinze!” Uwo mwana amwita Nafutali. Leya abonye ko atakibyara, aha Yakobo umuja we Zilipa ngo amugire inshoreke, babyarana umwana w'umuhungu. Leya aravuga ati: “Mbega umugisha!” Uwo mwana amwita Gadi. Zilipa umuja wa Leya, abyarana na Yakobo umuhungu wa kabiri. Leya aravuga ati: “Ngize amahirwe! Kandi abagore bose bazanyita umunyehirwe!” Uwo mwana amwita Ashēri. Mu gihe cy'isarura ry'ingano Rubeni ajya mu mirima, abona imbuto z'ibyara azizanira nyina Leya. Rasheli abwira Leya ati: “Mpa kuri izo mbuto umuhungu wawe yakuzaniye.” Leya aramusubiza ati: “Ese ntunyurwa? Wantwaye umugabo none urashaka no kuntwara imbuto z'ibyara umwana wanjye yanzaniye?” Rasheli aravuga ati: “Noneho iri joro murararana, numpa izo mbuto umwana wawe yazanye.” Nimugoroba Yakobo avuye mu mirima, Leya aramusanganira aramubwira ati: “Uraza kundaza, kuko ari cyo cyatumye nemera guha Rasheli imbuto z'ibyara umwana wanjye yanzaniye.” Nuko Yakobo ararana na Leya iryo joro. Imana yumva gusenga kwa Leya arasama, abyara umuhungu wa gatanu. Leya aravuga ati: “Imana yampaye ibihembo, kuko nemereye umugabo wanjye kugira umuja wanjye inshoreke.” Uwo mwana amwita Isakari. Leya arongera arasama abyara umuhungu wa gatandatu, aravuga ati: “Imana ingabiye impano nziza! Noneho umugabo wanjye azampa icyubahiro kuko tubyaranye abahungu batandatu.” Uwo mwana amwita Zabuloni. Hanyuma Leya abyara n'umukobwa amwita Dina. Imana izirikana Rasheli, yumva gusenga kwe imukiza ubugumba, asama inda abyara umwana w'umuhungu. Aravuga ati: “Imana inkuye mu isoni!” Uwo mwana amwita Yozefu agira ati: “Icyampa ngo Imana inyongere undi muhungu!” Rasheli amaze kubyara Yozefu, Yakobo abwira Labani, ati: “Nsezerera ntahe nsubire mu gihugu cy'iwacu, njyane n'abagore banjye n'abana banjye, kuko nababonye ngukoreye. Uzi neza ko nagukoreye imirimo myinshi.” Labani aramubwira ati: “Reka nkubwire: nahishuriwe yuko imigisha yose Imana yampaye ari wowe nyikesha. None mbwira igihembo ushaka nkiguhe.” Yakobo aramubwira ati: “Uzi uko nagukoreye n'uko amatungo yawe yagwiriye nyaragira. Ayo wari ufite ntaraza yari make, aho nziye arororoka cyane. Kuva nagera iwawe Uhoraho ntiyahwemye kuguha umugisha. None ubu ndabona nkwiriye kubona icyatunga urugo rwanjye.” Labani aramubaza ati: “Nguhe iki?” Yakobo aramusubiza ati: “Nta gihembo nkwatse. Ahubwo niba ushaka ko nkomeza kukuragirira amatungo, umva icyifuzo cyanjye: uyu munsi ndanyura mu mikumbi yawe yose, ntoranyemo intama zose z'ubugondo n'iz'ibitobo n'iz'imikara, n'ihene zose z'ubugondo n'iz'ibitobo, uzabe ari zo umpa. Mu gihe kizaza nusuzuma uzasanga ndi indahemuka. Nuramuka usanze mu ntama zanjye izitari imikara, no mu ihene izitari ubugondo cyangwa ibitobo, uzazite inyibano.” Labani aramusubiza ati: “Ndabyemeye, bizabe uko ubivuze.” Ariko uwo munsi Labani arobanura amapfizi y'ihene y'ibihuga n'ay'ibitobo, n'inyagazi z'ubugondo n'iz'ibitobo, n'intama z'imikara n'iz'ubugondo. Nuko azishinga abahungu be, abategeka kuzijyana kure ya Yakobo ahareshya n'urugendo rw'iminsi itatu. Yakobo akomeza kuragira imikumbi ya Labani isigaye. Nuko atema udushami tw'ibiti by'amoko atatu, akagira aho ashishura n'aho areka ku buryo haboneka uturongo twera. Hanyuma ashyira utwo duti mu bibumbiro aho yuhira imikumbi, kuko amatungo yageraga ku ibuga agashaka kwima. Bityo amatungo yimiraga imbere y'utwo duti, yabyaraga ibihuga n'ubugondo n'ibitobo. Yakobo avangura izivutse ziba ize. Umukumbi aragiye awubangurira ku z'ibihuga no ku z'ibitobo Labani yari yarobanuye. Bityo akibonera umukumbi we bwite ntawuvange n'uwa Labani. Uko amatungo meza yarindaga, ni ko Yakobo yashyiraga uduti mu bibumbiro kugira ngo yimire imbere yatwo. Ariko iyo yabaga ari mabi ntiyadushyiragaho, bituma amatungo mabi aba aya Labani, ameza aba aya Yakobo. Bityo Yakobo aba umutunzi cyane, agira imikumbi myinshi n'ingamiya n'indogobe, n'abaja n'abagaragu. Yakobo yumva ko abahungu ba Labani bavuga bati: “Yakobo yatwaye ibya data byose, umutungo wa data ni wo wamukijije.” Abona ko na Labani atakimureba neza nka mbere. Uhoraho abwira Yakobo ati: “Subira mu gihugu cya so na sokuru no muri bene wanyu, nanjye nzabana nawe.” Yakobo atumira Rasheli na Leya bamusanga mu rwuri, arababwira ati: “Ndabona so atakindeba neza nka mbere, ariko Imana ya data iri kumwe nanjye. Murabizi nakoreye so n'imbaraga zanjye zose, ariko yagiye andiganya, yahinduye ibihembo byanjye incuro icumi! Nyamara Imana ntiyatumye bigira icyo bintwara. Uko Labani yavugaga ati: ‘Igihembo cyawe ni iz'ibitobo’, umukumbi wose wabyaraga ibitobo, yavuga ati: ‘Igihembo cyawe ni iz'ibihuga’, umukumbi wose ukabyara ibihuga. Uko ni ko Imana yatse so amatungo ikayampa. “Igihe amatungo yashakaga kwima, narose amapfizi y'ihene y'ibihuga n'ay'ubugondo n'ay'ibitobo ari yo yimya inyagazi. Muri izo nzozi Umumarayika w'Imana arampamagara ati: ‘Yakobo.’ Ndamwitaba nti: ‘Karame.’ Arambwira ati: ‘Dore amapfizi yose y'ihene yimya inyagazi ni ibihuga n'ubugondo n'ibitobo, bimeze bityo kuko nabonye ibyo Labani yakugiriye byose. Ndi Imana yakubonekeye uri i Beteli, aho wasukiye amavuta ku ibuye ry'urwibutso ukampigira umuhigo. None rero va muri iki gihugu, usubire mu gihugu wavukiyemo.’ ” Rasheli na Leya baramusubiza bati: “N'ubundi nta munani cyangwa umugabane tugifite kwa data! Adufata nka rubanda, yaratugurishije arya ibiguzi wadutanzeho. Ubu butunzi bwose Imana yatse data bubaye ubwacu n'abana bacu. None kora ibyo Imana yagutegetse byose.” Nuko Yakobo ashyira abana n'abagore be ku ngamiya, ajyana n'amatungo ye yose, n'ibintu byose yari yararonkeye muri Mezopotamiya. Atangira urugendo rwo gusubira kwa se Izaki mu gihugu cya Kanāni. Icyo gihe Labani yari yagiye gukemuza amatungo, Rasheli amwiba ibigirwamana bye. Yakobo yabaye inyaryenge yigendera adasezeye kuri Labani w'Umunyasiriya. Yajyanye ibyo yari atunze byose yambuka uruzi rwa Efurati, agenda yerekeje mu misozi y'i Gileyadi. Ku munsi wa gatatu babwira Labani ko Yakobo yigendeye. Labani ajyana na bene wabo, amukurikira iminsi irindwi, kugeza ubwo yamusanze mu misozi y'i Gileyadi. Nijoro Imana ibonekera Labani w'Umunyasiriya mu nzozi, iramubwira iti: “Wirinde kugira icyo ubwira Yakobo cyabangamira urugendo rwe.” Yakobo yari yashinze amahema ye kuri umwe mu misozi y'i Gileyadi, nuko Labani na bene wabo bahageze na bo bahashinga ayabo. Labani abaza Yakobo ati: “Ibyo wakoze ni ibiki? Kuki wagiye utansezeyeho ukajyana abakobwa banjye nk'aho ari iminyago? Watewe n'iki kugenda rwihishwa utambwiye kandi utanansezeyeho? Mba naragusezeyeho mu byishimo n'indirimbo, ukavugirizwa ingoma n'inanga. Ntiwatumye nsezera ku bakobwa banjye no ku buzukuru banjye. Wakoze iby'ubupfu! Nshobora kubagirira nabi, ariko Imana ya so yaraye imbwiye iti: ‘Wirinde kugira icyo ubwira Yakobo cyabangamira urugendo rwe.’ Ni iby'ukuri umwana ujya iwabo nta wumugarura. None ni kuki watwaye imana zanjye?” Yakobo aramusubiza ati: “Sinagusezeyeho kuko natinyaga ko wanyambura abakobwa bawe. Naho ibyerekeye imana zawe, uwo uzisangana azicwe. Aba bavandimwe batubere abagabo. Usake mu bintu byanjye, nugira icyawe cyose usangamo ukijyane.” Icyakora Yakobo ntiyari azi ko Rasheli yari yibye ibyo bigirwamana. Nuko Labani asaka mu ihema rya Yakobo no mu rya Leya no mu ya ba baja babiri, ntiyagira icye asangamo. Hanyuma ajya gusaka mu ihema rya Rasheli. Rasheli yari yahishe ibyo bigirwamana munsi y'intebe bashyira ku ngamiya, ayicaraho. Labani asaka mu ihema hose ntiyagira icye asangamo. Rasheli abwira se ati: “Data mbabarira, sinshoboye guhaguruka kuko ndi mu mihango y'abakobwa.” Bityo Labani arashakashaka, ariko ntiyabona ibigirwamana bye. Nuko Yakobo ararakara, atonganya Labani ati: “Nacumuye iki? Nakoze cyaha ki kugira ngo unkurikirane bene aka kageni? Aho wasakiye hari ikintu cyawe wigeze ubona mu bintu byanjye? Ngaho cyereke aba bavandimwe badukiranure. Mu myaka makumyabiri twamaranye, nta ntama yawe cyangwa ihene yawe yigeze iramburura, nta n'impfizi n'imwe yo mu mukumbi wawe nariye. Iyo itungo ryicwaga n'inyamaswa nararikurihaga, hagira iryibwa ku manywa cyangwa nijoro ukarinyishyuza! Ku manywa izuba ryarantwikaga, nijoro nkicwa n'imbeho kandi sinigere ngoheka. Namaze iwawe imyaka makumyabiri: nagukoreye imyaka cumi n'ine iba inkwano y'abakobwa bawe babiri, nkora n'indi itandatu kugira ngo mbone amatungo, nyamara wahinduye ibihembo byanjye incuro icumi. Iyo ntabana n'Imana ya Aburahamu ari yo data Izaki yatinyaga, uba waransezereye amara masa! Ariko Imana yabonye amagorwa yanjye n'imiruho yanjye, ni yo mpamvu yakwiyamye iri joro ryakeye.” Labani asubiza Yakobo ati: “Aba ni abakobwa banjye, n'aba bana babo ni abanjye, aya matungo ni ayanjye, ndetse n'ibi byose ureba ni ibyanjye. Ariko kubera ko ntashobora kugumana n'aba bakobwa n'abana babo, reka tugirane amasezerano, maze dushyireho ikimenyetso kitubere umuhamya.” Nuko Yakobo afata ibuye, ararishinga. Abwira bene wabo kuzana amabuye, barayazana, barayarunda, bose barahasangirira. Labani yita icyo kirundo cy'amabuye Yegarisahaduta, naho Yakobo acyita Gileyadi. Labani aravuga ati: “Guhera uyu munsi iki kirundo cy'amabuye kizatubera umuhamya w'amasezerano tugiranye.” Ni yo mpamvu aho bahise Gileyadi. Ubundi kandi hitwa Misipa, kuko Labani yavuze ati: “Uhoraho azatugenzure igihe tuzaba tutakiri kumwe. Nugirira nabi abakobwa banjye cyangwa ukabaharika, nubwo nta wundi muntu wabimenya, Imana ni yo izatubera umugabo. Reba iki kirundo n'iri buye nshinze biri hagati yacu, byombi bitubere abahamya. Sinzarenga iki kirundo ngo nze kukugirira nabi, nawe ntukakirenge ngo urenge n'iri buye uze kungirira nabi. Imana ya Aburahamu na Nahori na Tera izadukiranure.” Yakobo arahira Imana se Izaki yatinyaga. Nuko Yakobo atambira igitambo kuri uwo musozi, ahamagara bene wabo barasangira, barara aho. Bukeye Labani arazinduka, asoma abuzukuru be n'abakobwa be abasezeraho, abasabira umugisha asubira iwe. Yakobo we akomeza urugendo, ageze ahantu ahasanga abamarayika b'Imana, ababonye aravuga ati: “Aha hantu ni inkambi y'Imana.” Ni cyo cyatumye ahita Mahanayimu. Yakobo yohereza intumwa kwa mwene se Ezawu wari utuye mu gihugu cya Seyiri, ari cyo Edomu. Arazibwira ati: “Muzabwire databuja Ezawu muti: ‘Umugaragu wawe Yakobo aradutumye ngo yabaye kwa Labani kugeza ubu, kandi afite inka n'indogobe, n'imikumbi n'abagaragu n'abaja, none aratwohereje kugira ngo tubikumenyeshe uzamwakire.’ ” Intumwa ziragaruka zibwira Yakobo ziti: “Twageze kwa mwene so Ezawu, none aje kugusanganira ari kumwe n'abantu magana ane.” Yakobo agira ubwoba cyane bituma agabanya abantu be, n'amashyo n'imikumbi n'ingamiya mu matsinda abiri. Yaribwiraga ati: “Ezawu natera itsinda rimwe, irindi rishobora kurokoka.” Yakobo arasenga ati: “Mana ya sogokuru Aburahamu, Mana ya data Izaki, nyumva. Uhoraho, warambwiye uti: ‘Subira mu gihugu cyawe no muri bene wanyu, nanjye nzakugirira neza.’ Jyewe umugaragu wawe, sinari nkwiriye ineza n'umurava wangiriye. Dore nambutse ruriya ruzi Yorodani mfite inkoni yanjye gusa, none ngarukanye n'umutungo nagabanyijemo amatsinda abiri! Ndakwinginze unkize mwene data Ezawu, kuko ntinya ko yanyicana n'abana na ba nyina. Kandi waransezeraniye uti: ‘Nzakugirira neza, ngwize n'abazagukomokaho bangane nk'umusenyi wo ku nkombe z'inyanja utabarika!’ ” Yakobo arara aho, bukeye atoranya amatungo yo kurura mwene se Ezawu: ihene magana abiri n'isekurume zazo makumyabiri, n'intama magana abiri n'isekurume zazo makumyabiri, n'ingamiya zonsa mirongo itatu hamwe n'izazo, n'inka mirongo ine n'impfizi icumi, n'indogobe z'ingore makumyabiri n'iz'ingabo icumi. Ayo matungo ayaha abagaragu be buri bwoko ukwabwo, arababwira ati: “Nimubanze mugende kandi mujye musiga intera hagati ya buri bwoko n'ubundi.” Abwira ugiye imbere ati: “Nuhura na mwene data Ezawu akakubaza ati: ‘Uri nde? Urajya he? Ayo matungo ushoreye ni aya nde?’, umusubize uti: ‘Databuja, ni ayo umugaragu wawe Yakobo agutuye, kandi na we musize inyuma.’ ” Yakobo abwira n'abandi bagaragu be bose bari bagiye gushorera amatungo ati: “Nimuhura na Ezawu muzamubwire mutyo, munamubwire ko mwansize inyuma.” Yaribwiraga ati: “Nimbanza kumwoherereza amatungo, azacururuka mbashe kumutunguka imbere.” Nuko bashorera ya matungo, naho Yakobo yongera kurara mu nkambi. Iryo joro Yakobo arabyuka ajyana n'abagore be babiri n'inshoreke ze zombi, n'abahungu be cumi n'umwe ku mugezi wa Yaboki. Arabambutsa bose, yambutsa n'ibyo yari atunze byose, ariko we yisigarira aho. Nuko haza umugabo barakirana bageza mu museke. Uwo mugabo abonye atari butsinde Yakobo, amukoma ku nyonga y'itako rikuka bagikirana. Uwo mugabo aramubwira ati: “Ndekura ngende dore buracyeye.” Yakobo aramusubiza ati: “Sinkurekura utampaye umugisha.” Undi aramubaza ati: “Witwa nde?” Aramusubiza ati: “Nitwa Yakobo.” Uwo mugabo aramubwira ati: “Ntuzongera kwitwa Yakobo ahubwo uzitwa Isiraheli, kuko warwanye n'Imana n'abantu ugatsinda.” Yakobo aramubwira ati: “Ndakwinginze mbwira izina ryawe.” Undi aramusubiza ati: “Urarimbariza iki?” Aho kurimubwira amuha umugisha. Yakobo aratangara ati: “Narebanye n'Imana sinapfa!” Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Penuweli. Yahagurutse i Penuweli izuba rirashe, agenda acumbagira kubera rya tako. Uhereye ubwo Abisiraheli ntibarya inyama iri ku nyonga y'itako, kuko ari ho Imana yakomye Yakobo. Nuko Yakobo abona Ezawu azanye n'abantu magana ane, buri mugore amushyira hamwe n'abana be. Inshoreke n'abana bazo yazibanje imbere, akurikizaho Leya n'abana be, aherutsa Rasheli na Yozefu. Yakobo abajya imbere agenda asanga Ezawu, amwikubita imbere incuro ndwi. Ezawu ariruka aramusanganira, aramuhobera cyane aramusoma, bombi bararira. Ezawu akebutse abona abagore n'abana, abaza Yakobo ati: “Bariya muri kumwe ni bande?” Yakobo aramusubiza ati: “Databuja, ni abana Imana yampaye kubera ubuntu bwayo.” Nuko inshoreke n'abana bazo begera Ezawu bamwikubita imbere, Leya n'abana be na bo babigenza batyo, hanyuma Yozefu na Rasheli na bo bamwikubita imbere. Ezawu aramubaza ati: “Amatungo twahuye yose ni ay'iki?” Yakobo aramusubiza ati: “Databuja, ni ukugira ngo unyakire neza.” Ezawu ati: “Mwene data, ibyawe byigumanire, ibyo mfite birahagije.” Ariko Yakobo aramusubiza ati: “Niba unyakiriye neza koko, ndakwinginze emera impano nguhaye. Mu by'ukuri wanyakiriye neza, ku buryo kubonana nawe ari nko kubonana n'Imana! Akira rero impano nguhaye, kuko Imana yangiriye neza nkaba nta cyo mbuze.” Arakomeza aramwinginga bigeze aho Ezawu aremera. Ezawu aramubwira ati: “Reka tujyane nguherekeze.” Yakobo aramusubiza ati: “Databuja, urabona ko abana bananiwe, kandi mu matungo yanjye harimo ayonsa. Nyihutishije cyane nubwo byaba umunsi umwe, yose yapfa agashira! None rero databuja, jya imbere nanjye ndazana n'amatungo n'abana buhoro buhoro, kugeza igihe nzagerera iwawe i Seyiri.” Ezawu aramubwira ati: “Reka noneho ngusigire bamwe mu bagaragu banjye.” Ariko Yakobo aramusubiza ati: “Databuja, ntabwo ari ngombwa. Kuba wanyakiriye neza birahagije!” Uwo munsi Ezawu asubira iwe i Seyiri. Yakobo na we ajya i Sukoti, ahubaka inzu n'ibiraro by'amatungo ye. Ni cyo cyatumye aho hantu bahita Sukoti. Yakobo yavuye muri Mezopotamiya, amaherezo atahuka amahoro mu gihugu cya Kanāni, aca ingando hafi y'umujyi wa Shekemu. Aho hantu yashinze amahema ye yahaguze na bene Hamori se wa Shekemu, ibikoroto ijana by'ifeza. Nuko ahubaka urutambiro arwitirira Imana, ari yo Mana ya Isiraheli. Umunsi umwe, Dina umukobwa wa Leya na Yakobo yagendereye abakobwa b'Abanyakanānikazi. Hamori w'Umuhivi umutware w'ako karere, yari afite umuhungu witwa Shekemu. Shekemu uwo abonye Dina aramuterura, amurongora ku ngufu. Yakunze cyane Dina umukobwa wa Yakobo, aramukundwakaza. Maze abwira se Hamori ati: “Nsabira uyu mukobwa ambere umugore.” Yakobo yumvise ko Shekemu yatesheje agaciro umukobwa we Dina, aricecekera kuko abahungu be bari bahuye amatungo, ategereza igihe bagarukira. Hamori se wa Shekemu ajya kwirega kwa Yakobo. Akiriyo bene Yakobo baratahuka, bumvise iyo nkuru bagwa mu kantu bararakara, kuko Shekemu yari yakoze ishyano mu bantu ba Isiraheli, igihe aryamanye n'umukobwa wa Yakobo kandi kizira. Hamori arababwira ati: “Umuhungu wanjye Shekemu yakunze umukobwa wanyu, none ndabinginze mumumushyingire. Nimureke dushyingirane, mudushyingire abakobwa banyu natwe tubashyingire abacu. Bityo muzibere muri iki gihugu muture aho mushaka, mucuruze mushake n'amasambu.” Shekemu abwira se w'umukobwa na basaza be ati: “Nimungirire neza, icyo muzanca cyose nzakibaha. Inkwano zose n'impano zose mushaka nzazibaha, ariko munshyingire.” Kubera ko Shekemu yari yatesheje agaciro mushiki wabo Dina, bene Yakobo basubizanya uburyarya Shekemu na se Hamori bati: “Ntidushobora kwemera ibyo bintu. Dushyingiye mushiki wacu umuntu utakebwe twaba twikojeje isoni! Ntituzabyemera keretse ab'igitsinagabo mwese nimukebwa. Ni bwo tuzabashyingira abakobwa bacu namwe mukadushyingira abanyu, maze tugaturana tukaba bamwe. Niba kandi mutemeye gukebwa, tuzabambura umukobwa wacu twigendere.” Ayo magambo ashimisha Hamori n'umuhungu we Shekemu. Uwo muhungu ahita akebwa kubera urukundo yakundaga umukobwa wa Yakobo. Ni na we kandi wari umunyacyubahiro mu nzu ya se. Hamori n'umuhungu we Shekemu bajya ku irembo ry'umujyi wabo, babwira abagabo bose bati: “Burya ba bantu badushakira amahoro, nimubareke bature mu gihugu cyacu bagicururizemo, ni kinini kiraduhagije. Bazadushyingira abakobwa babo natwe tubashyingire abacu. Ariko abo bantu ntibazemera ko duturana ngo tube bamwe, keretse ab'igitsinagabo nibamara gukebwa nk'uko na bo babigenza. Nimucyo tubemerere icyo bashaka, bityo tuzaturana tubane, dusangire amatungo yabo n'ibyo batunze byose!” Abari ku irembo ry'umujyi bose bemera inama ya Hamori n'umuhungu we Shekemu, nuko ab'igitsinagabo bose barakebwa. Ku munsi wa gatatu abakebwe bakibabara, Simeyoni na Levi bene Yakobo basaza ba Dina, bafata inkota binjira mu mujyi bawugwa gitumo, bica ab'igitsinagabo bose. Bica Hamori na Shekemu, bavana Dina mu nzu ya Shekemu baragenda. Bene Yakobo bandi bacuza imirambo, umujyi barawusahura bahōrera mushiki wabo. Banyaga imikumbi n'amashyo n'indogobe, n'ibyari mu mujyi no mu gasozi byose. Basahura umutungo wose wo mu mazu, bajyana abagore n'abakobwa n'abana ho iminyago. Nuko Yakobo atonganya Simeyoni na Levi ati: “Mwankururiye amahane munyangisha abenegihugu, ari bo Abanyakanāni n'Abaperizi! Nibishyira hamwe bakantera, simfite abantu bahagije bo kubarwanya, bazanesha bantsembane n'abanjye bose.” Baramusubiza bati: “None se twari kwemera ko mushiki wacu afatwa nk'indaya?” Imana ibwira Yakobo iti: “Jya gutura i Beteli maze unyubakireyo urutambiro, kuko ari ho nakubonekeye igihe wahungaga mwene so Ezawu.” Nuko Yakobo abwira umuryango we n'abo bari kumwe bose ati: “Nimukureho ibigirwamana by'abanyamahanga mufite, mwihumanure mwambare imyambaro iboneye maze tujye i Beteli. Nzahubakira urutambiro Imana yangobotse igihe nari mu kaga, kandi ikandinda aho nagiye hose.” Nuko baha Yakobo ibigirwamana bari bafite n'amaherena yo ku matwi, abitaba munsi y'igiti kinini kiri hafi y'i Shekemu. Batangira urugendo abatuye mu mijyi ibakikije ntibatinyuka kubakurikirana, kuko Imana yari yabateje ubwoba. Yakobo n'abantu bari kumwe bose bagera i Luzi ari yo Beteli, iri mu gihugu cya Kanāni. Ahubaka urutambiro maze aho hantu ahitirira Imana y'i Beteli, kuko ari ho Imana yamubonekeye igihe yahungaga mwene se. Debora umuja wari warareze Rebeka, arapfa bamuhamba hepfo y'i Beteli munsi y'igiti cy'inganzamarumbu, bacyita igiti cy'amarira. Aho Yakobo aviriye muri Mezopotamiya, Imana yongeye kumubonekera imuha umugisha. Iramubwira iti: “Witwa Yakobo, ariko ntuzongera kwitwa utyo, ahubwo uhereye ubu uzitwa Isiraheli.” Nuko Imana imwita Isiraheli. Irongera iramubwira iti: “Ndi Imana Nyirububasha. Wororoke ugwire, ukomokweho n'ubwoko bukomeye ndetse n'amoko menshi, ube na sekuruza w'abami. Iki gihugu nahaye Aburahamu na Izaki ndakiguhaye, nzagiha n'abazagukomokaho.” Imana imaze kuvugana na we imusiga aho irigendera. Aho hantu Imana yari imaze kuvuganira na Yakobo, ahashinga ibuye arisukaho divayi n'amavuta kugira ngo aryegurire Imana, ahita Beteli. Yakobo n'umuryango we bimuka i Beteli. Bataragera Efurata, Rasheli araramukwa ariko atinda kubyara. Ibise bimurembeje umubyaza aramubwira ati: “Ihangane dore na none ubyaye umuhungu.” Ariko Rasheli yarasambaga. Mbere yo gupfa yita uwo mwana Benoni, ariko Yakobo we amwita Benyamini. Rasheli arapfa, bamuhamba hafi y'umuhanda ugana Efurata ari yo Betelehemu. Yakobo ashinga ibuye ku mva ya Rasheli, na n'ubu riracyahashinze. Isiraheli akomeza urugendo, ashinga amahema hakurya y'umunara wa Ederi. Igihe Isiraheli yari akiri muri iyo ntara, Rubeni aryamana na Biliha inshoreke ya se, maze se arabimenya. Yakobo yari afite abahungu cumi na babiri. Leya yabyaye Rubeni impfura ya Yakobo, na Simeyoni na Levi na Yuda, na Isakari na Zabuloni. Rasheli yabyaye Yozefu na Benyamini. Biliha umuja wa Rasheli yabyaye Dani na Nafutali. Zilipa umuja wa Leya yabyaye Gadi na Ashēri. Abo ni bo bahungu Yakobo yabyariye muri Mezopotamiya. Yakobo agera kwa se Izaki i Mamure, hafi ya Kiriyati-Aruba ari yo Heburoni, aho Aburahamu na Izaki bari batuye. Izaki yaramye imyaka ijana na mirongo inani, yashaje neza ageza mu za bukuru hanyuma aratabaruka. Abahungu be Ezawu na Yakobo baramushyingura. Dore abakomoka kuri Ezawu ari we Edomu. Ezawu yarongoye Abanyakanānikazi ari bo Ada umukobwa wa Eloni w'Umuheti, na Oholibama umukobwa wa Ana akaba n'umwuzukuru wa Sibeyoni w'Umuhivi. Arongora na Basemati umukobwa wa Ishimayeli, akaba na mushiki wa Nebayoti. Ada babyaranye Elifazi, Basemati babyarana Ruweli, Oholibama babyarana Yewushi na Yalamu na Kōra. Abo ni bo bene Ezawu bavukiye mu gihugu cya Kanāni. Ezawu yajyanye n'abagore be n'abahungu be n'abakobwa be, n'abandi bantu be bose, ajyana n'amatungo ye yose n'ibintu byose yari yararonkeye mu gihugu cya Kanāni, yimukira mu kindi gihugu kure ya mwene se Yakobo. Bombi bari batunze ibintu byinshi n'amatungo menshi ku buryo batari bagishobora guturana, kubera ko igihugu bari batuyemo kitari kikibahagije. Ni cyo cyatumye Ezawu ari we Edomu, ajya gutura mu misozi ya Seyiri. Dore abakomoka kuri Ezawu, sekuruza w'Abedomu batuye mu misozi ya Seyiri. Amazina yabo ni aya: hari Elifazi, Ezawu yabyaranye na Ada, hakaba na Ruweli, Ezawu yabyaranye na Basemati. Bene Elifazi ni Temani na Omari na Sefo, na Gātamu na Kenazi. Elifazi mwene Ezawu yari afite inshoreke yitwa Timuna, babyarana Amaleki. Abo ni bo buzukuru ba Ezawu n'umugore we Ada. Bene Ruweli ni Nahati na Zera, na Shama na Miza. Abo ni bo buzukuru ba Ezawu n'umugore we Basemati. Abahungu Ezawu yabyaranye na Oholibama umukobwa wa Ana akaba n'umwuzukuru wa Sibeyoni, ni Yewushi na Yalamu na Kōra. Abakomoka kuri Ezawu bigabanyijemo imiryango bayiha abatware. Abatware b'imiryango ikomoka kuri Elifazi impfura ya Ezawu, ni Temani na Omari, na Sefo na Kenazi, na Kōra na Gātamu na Amaleki. Abo ni bo bakomoka kuri Ada umugore wa Ezawu, bakaba abatware b'imiryango ya Elifazi mu gihugu cya Edomu. Abatware b'imiryango ikomoka kuri Ruweli mwene Ezawu, ni Nahati na Zera na Shama na Miza. Abo ni bo bakomoka kuri Basemati umugore wa Ezawu, bakaba abatware b'imiryango ya Ruweli. Abatware b'imiryango ikomoka kuri Oholibama umugore wa Ezawu akaba n'umukobwa wa Ana, ni Yewushi na Yalamu na Kōra. Abo bose ni abatware b'Abedomu bakomoka kuri Ezawu. Bene Lotani ni Hori na Hemamu. Lotani yari afite mushiki we witwa Timuna. Bene Shobali ni Aluwani na Manahati na Ebali, na Shefo na Onamu. Bene Sibeyoni ni Aya na Ana. Ana uwo ni we wabonye iriba mu butayu, aragiye indogobe za se Sibeyoni. Bene Ana ni Dishoni na mushiki we Oholibama. Bene Dishoni ni Hemudani na Eshibani, na Yitirani na Kerani. Bene Eseri ni Biluhani na Zāwani na Yakani. Bene Dishani ni Usi na Arani. Abatware b'Abahori ni Lotani na Shobali, na Sibeyoni na Ana, na Dishoni na Eseri na Dishani. Abo ni bo batware b'imiryango y'Abahori mu gihugu cya Seyiri. Abedomu bagize abami mbere y'Abisiraheli. Dore amazina y'abo bami: Bela mwene Bewori yimye ingoma ya Edomu, yari atuye i Dinihaba. Bela amaze gupfa, yasimbuwe na Yobabu mwene Zera w'i Bosira. Yobabu amaze gupfa, yasimbuwe na Hushamu wo mu karere gatuwe n'Abatemani. Hushamu amaze gupfa, yasimbuwe na Hadadi mwene Bedadi wari atuye Awiti. Ni we watsindiye Abamidiyani mu gihugu cya Mowabu. Hadadi amaze gupfa, yasimbuwe na Samula w'i Masireka. Samula amaze gupfa, yasimbuwe na Shawuli w'i Rehoboti, umujyi wari hafi y'umugezi. Shawuli amaze gupfa, yasimbuwe na Bāli-Hanani mwene Akibori. Bāli-Hanani mwene Akibori amaze gupfa, yasimbuwe na Hadari w'i Pawu. Umugore we yitwaga Mehetabēli, umukobwa wa Matiredi mwene Mezahabu. Abatware bakomoka kuri Ezawu bari batuye hirya no hino n'imiryango yabo ni aba: Timuna na Aluwa na Yeteti, na Oholibama na Ela na Pinoni, na Kenazi na Temani na Mibusari, na Magidiyeli na Iramu. Ngabo abatware b'Abedomu, ukurikije aho bari batuye mu gihugu cya gakondo yabo. Abedomu bakomoka kuri Ezawu. Yakobo yari atuye mu gihugu cya Kanāni, aho se yabaga. Dore amateka y'abahungu be. Igihe Yozefu yari umusore w'imyaka cumi n'irindwi, yaragiranaga amatungo n'abahungu ba Biliha n'aba Zilipa, inshoreke za se. Yozefu yajyaga atekerereza se ibibi bakoraga. Yakobo yatoneshaga Yozefu kuruta abandi bahungu be, kubera ko yari yaramubyaye ashaje. Yari yaramudodeshereje ikanzu y'igiciro. Bakuru be babonye uko se amutonesha barabimwangira, ntibongera kumuvugisha neza. Ijoro rimwe Yozefu arota inzozi, bukeye azirotorera bene se bituma barushaho kumwanga. Yari yazirotoye agira ati: “Twari mu murima duhambira imiba, maze mbona umuba wanjye urahagurutse, imiba yanyu irawukikiza irawunamira.” Bene se baramubaza bati: “Ubwo uribwira ko uzaba umwami wacu koko ukadutegeka?” Izo nzozi yabarotoreraga zatumye barushaho kumwanga. Ikindi gihe Yozefu arotorera bene se izindi nzozi agira ati: “Nongeye kurota, mbona izuba n'ukwezi n'inyenyeri cumi n'imwe binyunamira.” Izo nzozi kandi azirotorera se ari kumwe na bene se. Se aramucyaha ati: “Izo ni nzozi ki? Uragira ngo jye na nyoko n'abavandimwe bawe tuzakwikubita imbere tukuramye?” Bene se bamugirira ishyari, ariko Yakobo azirikana ibyo Yozefu yavuze. Umunsi umwe, bene se wa Yozefu bari baragiye umukumbi wa se kuri Shekemu. Yakobo abwira Yozefu ati: “Ngwino ngutume ku bavandimwe bawe aho baragiye kuri Shekemu.” Yozefu aramusubiza ati: “Ndaje.” Yakobo ati: “Jya kureba ko abavandimwe bawe ari amahoro, urebe n'uko amatungo ameze hanyuma uzagaruke umbwire.” Nuko Yakobo aramwohereza, ava aho bari batuye munsi ya Heburoni yerekeza i Shekemu. Umugabo aza kubona Yozefu ku gasozi akubita hirya no hino, aramubaza ati: “Urashaka iki?” Yozefu aramusubiza ati: “Ndashaka abavandimwe banjye baragiye umukumbi. Mbese ntiwandangira aho bari?” Undi ati: “Ino barahavuye, numvise bavuga ko bagiye i Dotani.” Nuko Yozefu akurikira bene se, abasanga i Dotani. Atarabageraho baba bamubonye, batangira gucura inama zo kumwica. Baravugana bati: “Dore wa munyanzozi araje! Nimuze tumwice tumujugunye muri rimwe muri aya mariba yakamye, hanyuma tuzavuge ko yariwe n'inyamaswa y'inkazi, maze tuzarebe icyo inzozi ze zizamara!” Ariko Rubeni abyumvise ashaka kumubakiza, ni ko kuvuga ati: “Twe kumwica. Mwe kumuhwanya, ahubwo nimumujugunye muri ririya riba riri mu ishyamba aho kumena amaraso.” Rubeni yabagiriye iyo nama agira ngo amubakize, azamusubize se. Yozefu ageze aho bene se bari, bamwambura ya kanzu ye y'igiciro, baramufata bamujugunya mu iriba ryakamye. Hanyuma baricara bararya. Bagiye kubona babona umurongo w'Abishimayeli bari baturutse i Gileyadi. Ingamiya zabo zari zihetse indyoshyandyo, n'amavuta yomora n'imibavu y'igiciro, bagiye kubicuruza mu Misiri. Nuko Yuda abwira bene se ati: “Kwica murumuna wacu nta cyo byatumarira, nubwo bitamenyekana. Nimuze tumugurishe na bariya Bishimayeli, twe kumukomeretsa kandi tuva inda imwe.” Bene se barabyemera. Abo bacuruzi b'Abamidiyani (ari bo Bishimayeli ) bageze aho, bene se wa Yozefu bamukura mu iriba, bamugura na bo ibikoroto makumyabiri by'ifeza, maze Abishimayeli bamujyana mu Misiri. Rubeni asubiye ku iriba asanga Yozefu atakirimo, ashishimura imyambaro ye kubera agahinda. Ajya aho bene se bari arababwira ati: “Ndagira nte ko murumuna wacu atagihari?” Hanyuma bene se babaga isekurume y'ihene, maze binika mu maraso yayo ya kanzu ya Yozefu. Bafata iyo kanzu y'igiciro bayoherereza se, bamutumaho bati: “Dore ikanzu twatoye, none reba niba yaba ari iy'umuhungu wawe.” Yakobo ayibonye arayimenya aravuga ati: “Koko ni iy'umwana wanjye Yozefu! Inyamaswa y'inkazi yaramutanyaguje iramurya!” Yakobo ashishimura imyambaro ye, akenyera imyambaro igaragaza akababaro, aririra umuhungu we iminsi myinshi. Abahungu be bose n'abakobwa be bose baza kumuhoza, ariko biba iby'ubusa. Aravuga ati: “Nzaririra umwana wanjye kugeza ubwo nzamusanga ikuzimu.” Nuko akomeza kumuririra. Ba Bamidiyani bajyana Yozefu mu Misiri bamugurisha na Potifari wari icyegera cy'umwami wa Misiri, akaba n'umutware w'abarinzi be. Muri icyo gihe, Yuda asiga abavandimwe be ajya kuba kwa Hira, ukomoka mu mujyi wa Adulamu. Yuda ahabona umukobwa wa Shuwa w'Umunyakanāni aramubengukwa, aramurongora. Uwo mugore asama inda abyara umwana w'umuhungu, Yuda amwita Eri. Arongera asama inda abyara undi muhungu, amwita Onani. Yongera kubyara umuhungu amwita Shela, yavutse Yuda ari i Kezibu. Yuda asabira impfura ye Eri umukobwa witwa Tamari. Eri uwo arapfa azize kugomera Uhoraho. Yuda abwira Onani ati: “Cyura umugore wa mukuru wawe umucikure.” Ariko Onani abonye yuko abana batazamwitirirwa, akajya amena intanga ze hasi iyo yaryamanaga n'umugore wa mukuru we, kugira ngo atabyarana na we. Ibyo yakoraga Uhoraho arabigaya, na we aramwica. Yuda abwira umukazana we Tamari ati: “Subira iwanyu ube uretse gushaka undi mugabo, utegereze igihe umuhungu wanjye Shela azakurira.” Kwari ukumurerega kuko yatinyaga ko Shela yapfa nka bakuru be. Nuko Tamari yisubirira iwabo. Hashize iminsi, umukobwa wa Shuwa ari we mugore wa Yuda arapfa. Iminsi yo kwirabura irangiye, Yuda ajya i Timuna aho bakemuraga intama ze, ari kumwe n'incuti ye Hira w'Umunyadulamu. Tamari yumvise ko sebukwe agiye i Timuna gukemuza intama ze, yambura imyambaro ye y'ubupfakazi, yitwikira igitambaro ariyoberanya, maze ajya kwicara ku irembo ry'umujyi wa Enayimu, ku muhanda ujya i Timuna. Tamari yari azi ko Shela yakuze ariko Yuda ntamumushyingire. Yuda amubonye akeka ko ari indaya kubera ko yari yitwikiriye, ntiyamenya ko ari umukazana we. Amusanga iruhande rw'umuhanda aramubwira ati: “Ngwino turyamane.” Aramusubiza ati: “Urampa iki ngo turyamane?” Yuda aramusubiza ati: “Ndakoherereza umwana w'ihene wo mu mukumbi wanjye.” Undi ati: “Ndabyemeye, ariko unsigire ingwate kugeza igihe uwoherereza.” Yuda aramubaza ati: “Ndaguha ngwate ki?” Tamari aramusubiza ati: “Umpe ikashe yawe n'umukufi wayo, n'inkoni witwaje.” Arabimuha bararyamana, amutera inda. Maze Tamari asubira iwabo yiyambura cya gitambaro, yambara imyenda ye y'ubupfakazi. Yuda atuma ya ncuti ye y'Umunyadulamu, ngo amushyirire uwo mugore umwana w'ihene anamwakire ingwate ze, ariko ntiyamubona. Ni ko kubaza abaturage ba Enayimu ati: “Ya ndaya yari ku muhanda iri he?” Baramusubiza bati: “Nta ndaya iba ino.” Asubira aho Yuda yari ari aramubwira ati: “Namubuze, ndetse abaturage bambwiye ko nta ndaya ihaba!” Yuda aravuga ati: “Niyigumanire izo ngwate twe kwikoza isoni! Dore wamushyiriye ibyo namusezeraniye uramubura.” Hashize nk'amezi atatu umuntu abwira Yuda ati: “Tamari umukazana wawe, yigize indaya ndetse aranatwite.” Yuda aravuga ati: “Nimumusohore bamutwike!” Bakimusohora Tamari atuma kuri sebukwe ati: “Itegereze iyi kashe n'umukufi wayo n'inkoni, nyir'ibi bintu ni we wanteye inda. Ngaho ibuka nyirabyo!” Yuda abibonye aravuga ati: “Andushije gutungana. Koko sinamushyingiye umuhungu wanjye Shela.” Yuda ntiyongeye kuryamana na we ukundi. Igihe Tamari yaramukwaga bamenya ko ari bubyare impanga. Igihe cyo kubyara, uwa mbere abanza ikiganza maze umubyaza akizirikaho akadodo k'umutuku. Aravuga ati: “Uyu ni Gakuru.” Ariko Gakuru ashubijeyo ikiganza, uwari inyuma amutanga kuvuka. Umubyaza aravuga ati: “Mbega ngo uricira icyanzu!” Nuko bamwita Perēsi. Hanyuma uwo bari baziritse akadodo k'umutuku ku kiganza na we aravuka. Se amwita Zera. Abishimayeli bajyana Yozefu mu Misiri, bamugurisha na Potifari wari icyegera cy'umwami wa Misiri, akaba n'umutware w'abarinzi be. Uhoraho abana na Yozefu, amushoboza gukora neza imirimo ashinzwe. Yozefu yabaga mu rugo rwa shebuja w'Umunyamisiri. Nuko shebuja abona ko Uhoraho abana na Yozefu, agatuma ibyo akora byose bitungana. Potifari aramutonesha amugira inkoramutima ye, amuha gutegeka urugo rwe n'ibyo yari atunze byose. Yozefu amaze guhabwa ubwo butware, Uhoraho aha umugisha urugo rw'uwo Munyamisiri n'ibyo yari atunze byose, ari ibyo mu rugo ari n'ibyo mu mirima, agirira Yozefu. Nuko Potifari ashinga Yozefu ibyo yari atunze byose, naho we ntiyagira ikindi agenzura uretse ibyokurya bye. Yozefu yari ateye neza kandi afite igikundiro. Hashize igihe nyirabuja aramubengukwa, ni ko kumubwira ati: “Turyamane!” Yozefu aranga, ahubwo aramubwira ati: “Dore databuja nta kintu akibazwa cyo muri uru rugo kubera ko mpari, kandi yanshinze ibyo atunze byose. Muri uru rugo nta wunduta, kandi nta kintu databuja atanyeguriye uretse wowe kuko uri umugore we. None nashobora nte gukora icyaha gikomeye gityo ngacumura ku Mana?” Nubwo yajyaga amubwira buri munsi ngo baryamane, Yozefu ntiyigeze abyemera. Umunsi umwe, Yozefu yinjiye mu nzu gukora imirimo ye, kandi nta muntu n'umwe wari uhari. Nuko uwo mugore afata umwenda wa Yozefu aramubwira ati: “Ngwino turyamane.” Yozefu arawumurekera ahungira hanze. Uwo mugore abonye amusigiye umwenda we agahungira hanze, ahamagara abagaragu be arababwira ati: “Dore yatuzaniye Umuheburayi wo kudukoza isoni! Yaje ngo turyamane, ariko mvuza induru ndatabaza. Yumvise mvugije induru, asohoka yiruka arahunga ata umwenda we iruhande rwanjye.” Uwo mugore arekera umwenda aho kugeza igihe umugabo we atahiye. Atashye, umugore aramubwira ati: “Wa mugaragu w'Umuheburayi watuzaniye, yaje ansanga ngo ankoze isoni. Yumvise mvugije induru ngatabaza, ata umwenda we iruhande rwanjye ahungira hanze.” Potifari amaze kumva ibyo umugore we arega Yozefu, ararakara cyane, maze afata Yozefu amushyira muri gereza y'abagomeye umwami. Yozefu aguma muri gereza, ariko Uhoraho abana na we amugirira neza, amuha no gutona ku mutware wa gereza. Uwo mutware wa gereza aha Yozefu gutegeka imfungwa zose, amushinga n'ibyo zakoraga byose. Umutware wa gereza ntiyongera kugenzura ibyo yamushinze, kuko Uhoraho yari kumwe na Yozefu agatuma ibyo akora bitungana. Hashize iminsi, umutware w'abahereza divayi n'uw'abatetsi b'imigati b'umwami wa Misiri, bacumura kuri shebuja. Umwami wa Misiri arabarakarira bombi, abafungira muri gereza ishinzwe umutware w'abamurinda, ari na ho Yozefu yari afungiwe. Umutware w'abarinda umwami abashinga Yozefu, bahamara igihe. Ijoro rimwe, wa mutware w'abahereza divayi n'uw'abatetsi b'imigati b'umwami wa Misiri bari bafungiye muri gereza, bararota. Inzozi zabo bombi zari zitandukanye, kandi n'ibyo zisobanura na byo bitandukanye. Mu gitondo Yozefu aje aho bari asanga bababaye. Ni ko kubabaza ati: “Uyu munsi kuki musa n'abahagaritse umutima?” Nuko baramusubiza bati: “Ni uko twarose inzozi tukabura uzidusobanurira.” Yozefu arababwira ati: “Imana ni yo itanga ubushobozi bwo gusobanura inzozi. Ngaho nimuzindotorere.” Umutware w'abahereza divayi aratangira ati: “Narose umuzabibu uri imbere yanjye, kandi wari ufite amashami atatu. Nuko urarabya, mu burabyo havamo amaseri y'imizabibu, arahisha. Icyo gihe nari mfashe mu ntoki igikombe cy'umwami wa Misiri, nuko nsoroma imizabibu nyikamuriramo, ndakimuhereza.” Yozefu aramubwira ati: “Icyo inzozi zawe zisobanura ni iki: amashami atatu ni iminsi itatu. Hasigaye iminsi itatu umwami akakugirira imbabazi, akagusubiza ku mwanya wawe, maze ukajya umuhereza nk'uko wabigenzaga mbere utaraza muri gereza. Ariko ibyawe nibimara gutungana, ndakwinginze uzangirire neza unyibuke, maze umpakirwe ku mwami wa Misiri, ankure muri iyi nzu. Mu by'ukuri koko, banzanye bujura bankuye mu gihugu cy'Abaheburayi, kandi n'ino bamfunze nta cyaha nakoze.” Umutware w'abatetsi b'imigati yumvise Yozefu asobanura inzozi za mugenzi we ku buryo bushimishije, aramubwira ati: “Nanjye narose nikoreye inkangara eshatu z'imigati. Mu nkangara yo hejuru, harimo amoko menshi y'imigati umwami wa Misiri akunda, maze inyoni ziyindira ku mutwe.” Yozefu aramubwira ati: “Icyo inzozi zawe zisobanura ni iki: inkangara eshatu ni iminsi itatu. Hasigaye iminsi itatu umwami wa Misiri akaguca umutwe, akakumanika ku giti maze inyoni zikakurya.” Hashize iminsi itatu, ubwo umwami wa Misiri yizihizaga isabukuru y'ivuka rye, akorera umunsi mukuru abagaragu be bose, arabagaburira. Muri uwo munsi mukuru, yatumije wa mutware w'abahereza divayi n'uw'abatetsi b'imigati. Umutware w'abahereza divayi asubizwa ku murimo we, naho umutware w'abatetsi b'imigati aramanikwa nk'uko Yozefu yari yabibasobanuriye. Nyamara wa mutware w'abahereza divayi yibagirwa Yozefu. Hashize imyaka ibiri, umwami wa Misiri arota ahagaze ku ruzi rwa Nili, abona hazamutsemo inka ndwi nziza zibyibushye, zitangira kurisha mu rufunzo. Nuko izindi nka ndwi mbi kandi zinanutse na zo ziva mu ruzi zizikurikiye, zizihagarara iruhande ku nkombe y'uruzi. Izo nka ndwi mbi kandi zinanutse, zimira bunguri za zindi ndwi nziza kandi zibyibushye. Nuko arakanguka. Yongeye gusinzira arota izindi nzozi. Abona amahundo arindwi manini kandi meza ahunze ku gikenyeri kimwe. Maze andi mahundo arindwi y'iminambe, yumishijwe n'umuyaga uturuka iburasirazuba, amera ayakurikiye. Ayo mahundo y'iminambe amira bunguri ya yandi arindwi manini kandi meza. Nuko umwami wa Misiri arakanguka, amenya ko yarotaga. Mu gitondo, umwami wa Misiri akuka umutima, ahamagaza abanyabugenge n'abanyabwenge bose bo mu Misiri. Abarotorera inzozi ze, ariko ntihagira n'umwe ushobora kuzimusobanurira. Nuko umutware w'abahereza divayi abwira umwami ati: “Nyagasani, uyu munsi nibutse ko nahemutse. Ubwo waturakariraga jye n'umutware w'abatetsi b'imigati, ukadufungira muri gereza ishinzwe umutware w'abakurinda, ijoro rimwe twarose inzozi zisobanurwa ku buryo butandukanye. Twari kumwe n'umusore w'Umuheburayi, akaba n'umugaragu w'umutware w'abakurinda. Tumurotorera inzozi zacu, maze agenda asobanurira buri muntu wese inzozi ze. Kandi uko yabidusobanuriye ni ko byagenze. Wanshubije ku murimo wanjye, naho umutware w'abatetsi b'imigati aramanikwa.” Umwami atumiza Yozefu. Bihutira kumukura muri gereza, ariyogoshesha, yambara imyenda myiza, yitaba umwami. Nuko umwami aramubwira ati: “Narose inzozi mbura umuntu n'umwe wazinsobanurira, ariko numvise ko ushobora gusobanura inzozi bakurotoreye!” Yozefu asubiza umwami ati: “Si jye, ahubwo Imana ni yo iri buguhe igisubizo kiguhesha amahoro.” Umwami abwira Yozefu ati: “Narose mpagaze ku nkombe y'uruzi rwa Nili, maze mbona hazamutsemo inka ndwi nziza zibyibushye, zitangira kurisha mu rufunzo. Nuko zikurikirwa n'izindi nka ndwi mbi zinanutse, zanitse amagufwa. Sinigeze mbona inka mbi nk'izo mu gihugu cyose cya Misiri. Izo nka mbi zanitse amagufwa, zimira bunguri za nka ndwi za mbere zibyibushye. Nyamara zimaze kuzimira bunguri, ntube wamenya ko hari icyo zariye kuko zakomeje kunanuka nka mbere. Ubwo mba ndakangutse. Nongera kurota mbona amahundo arindwi manini kandi meza, ahunze ku gikenyeri kimwe. Mbona n'andi mahundo arindwi y'iminambe, yumishijwe n'umuyaga uturuka iburasirazuba, amera ayakurikiye. Ayo mahundo y'iminambe amira bunguri ya mahundo arindwi meza! Izo nzozi zombi nazirotoreye abanyabugenge, ariko nta n'umwe washoboye kuzinsobanurira.” Nuko Yozefu abwira umwami ati: “Inzozi zawe ni zimwe. Imana yakweretse ibyo igiye gukora. Za nka ndwi nziza ni imyaka irindwi, na ya mahundo arindwi meza ni imyaka irindwi. Izo nzozi zisobanurwa kimwe. Naho inka ndwi mbi zinanutse zizikurikiye, na ya mahundo arindwi y'iminambe, yumishijwe n'umuyaga w'iburasirazuba, bizaba imyaka irindwi y'inzara. Nk'uko nabikubwiye, Imana yaguhishuriye icyo igiye gukora. Igihugu cyose cya Misiri kigiye kumara imyaka irindwi gifite umusaruro utubutse cyane. Hanyuma hazakurikiraho imyaka irindwi y'inzara, izatuma uwo musaruro utubutse wibagirana mu gihugu cyose cya Misiri, kandi inzara izayogoza igihugu. Iyo nzara y'icyago izakurikira uwo musaruro izasiga igihugu iheruheru. Izo nzozi warose incuro ebyiri, zerekana ko ibyo zisobanura byategetswe n'Imana kandi ko izabisohoza bidatinze. None rero ushake umuntu w'umunyabwenge kandi ufite ubushishozi umushinge iki gihugu, ushyireho n'abagenzuzi mu gihugu cyose cya Misiri, kugira ngo bāke abaturage kimwe cya gatanu cy'ibyo bejeje muri iyo myaka irindwi y'umusaruro utubutse. Babyegeranye, ubategeke bahunike imyaka y'impeke mu mijyi, maze bashyireho n'abarinzi. Ibyo bazahunika, bizateganyirizwa gutunga abantu mu myaka irindwi y'inzara izatera mu gihugu cyose cya Misiri, bityo igihugu cye kuzarimburwa n'inzara.” Iyo nama inyura umwami n'ibyegera bye byose. Umwami aravuga ati: “Uyu muntu akoreshwa na Mwuka w'Imana, nta wundi dushobora kubona umeze nka we.” Nuko abwira Yozefu ati: “Ubwo ari wowe Imana yamenyesheje ibyo byose, nta wundi ufite ubwenge n'ubushishozi kukurusha. Ni wowe uzategeka ingoro yanjye, kandi abantu banjye bose bazakumvira. Icyo ntaguhaye gusa ni ubwami. Uzategeke igihugu cya Misiri cyose.” Umwami akura ku rutoki rwe impeta iriho ikashe ye, ayambika Yozefu. Amwambika n'imyenda myiza n'umukufi wa zahabu mu ijosi. Amuha n'igare rye rya kabiri rikururwa n'amafarasi, abamugenda imbere bagatangaza bati: “Nimumukomere amashyi!” Uko ni ko umwami yahaye Yozefu ubutegetsi bwa Misiri. Umwami yongera kubwira Yozefu ati: “Ni jye mwami kandi nzakomeza mbe we, ariko mu gihugu cyose cya Misiri nta wuzagira icyo akora utabimuhereye uburenganzira.” Muri ya myaka irindwi y'umusaruro utubutse, imyaka irera cyane. Yozefu ateranya ku byo basaruye mu Misiri muri iyo myaka irindwi, ahunikisha muri buri mujyi ibyasaruwe ahawegereye. Ahunikisha impeke nyinshi cyane zingana n'umusenyi wo ku nyanja, ku buryo yageze aho ananirwa kuzandika. Inzara itaratera, Asinati umukobwa wa Potifera w'umutambyi wa Oni, abyarana na Yozefu abahungu babiri. Uwa mbere Yozefu amwita Manase, kuko yatekereje ati: “Imana yanyibagije umuruho wanjye n'ab'umuryango wa data.” Uwa kabiri amwita Efurayimu, kuko yatekereje ati: “Imana yampaye urubyaro mu gihugu nagiriyemo akaga.” Ya myaka irindwi y'umusaruro utubutse yabaye mu Misiri irashira, na ya yindi irindwi y'inzara iratangira nk'uko Yozefu yari yarabivuze. Inzara itera mu bihugu byose, uretse ko mu gihugu cyose cya Misiri hari hahunitswe ibyokurya. Abanyamisiri barembejwe n'inzara batakira umwami ngo abahe ibyokurya, na we abategeka gusanga Yozefu no gukora ibyo azabategeka. Inzara imaze gukomera no gukwira mu Misiri hose, Yozefu akinguza ibigega byose maze Abanyamisiri bagura impeke. Abo mu bindi bihugu byose bazaga mu Misiri kugura na Yozefu impeke, kuko inzara yari ikomeye mu isi yose. Yakobo amenye ko mu Misiri hari ingano abwira abahungu be ati: “Kuki mutagira icyo mukora? Numvise ko mu Misiri hari ingano, none rero nimujyeyo mutugurire ingano twe kwicwa n'inzara.” Nuko bene se wa Yozefu icumi bajya mu Misiri kugura ingano. Yakobo ntiyohereza Benyamini murumuna wa Yozefu, kuko yatinyaga ko yagirira ibyago mu rugendo. Bene Yakobo bajyana n'abandi bantu bagiye kugura ingano, kuko inzara yari ikomeye mu gihugu cya Kanāni. Yozefu ni we wategekaga igihugu cyose cya Misiri, akagurisha ingano abantu bose. Bene se baje bamwikubita imbere bubamye. Yozefu ababonye arabamenya, ariko bo ntibamumenya. Ababaza abakanika ati: “Murava he?” Baramusubiza bati: “Tuvuye muri Kanāni, tuje kugura ingano.” Yozefu yari yamenye bene se, ariko bo ntibari bamumenye. Yozefu yibuka za nzozi ziberekeyeho yari yararose, nuko arababwira ati: “Muri abatasi! Muzanywe no kureba ko igihugu gifite intege nke!” Baramusubiza bati: “Oya, databuja! Ahubwo abagaragu bawe twazanywe no kugura ibyokurya. Twese turi abavandimwe b'inyangamugayo, ntabwo turi abatasi databuja!” Yozefu arababwira ati: “Murabeshya, mwazanywe no kureba ko igihugu gifite intege nke.” Baramusubiza bati: “Twebwe abagaragu bawe twari abavandimwe cumi na babiri, data atuye muri Kanāni. Umuhererezi yasigaranye na we, naho undi yarapfuye.” Yozefu arababwira ati: “Ubutasi buracyabahama! Ndahiye umwami ko muzaguma ino kugeza ubwo murumuna wanyu azaza, ni bwo nzemera ko mutari abatasi. Nimwohereze umwe muri mwe ajye kuzana murumuna wanyu, abandi muzasigare mufunzwe. Bityo tuzamenya yuko ibyo muvuga ari ukuri. Naho ubundi, ndahiye umwami ko muzaba muri abatasi koko!” Nuko abafunga iminsi itatu. Ku munsi wa gatatu Yozefu arababwira ati: “Dore ndi umuntu wubaha Imana, nimukora icyo mbabwira nta cyo nzabatwara. Niba muri inyangamugayo, umwe muri mwe nagume hano muri gereza, abandi mugende mujyane ingano zo kugoboka imiryango yanyu yazahajwe n'inzara. Ntimuzabure kunzanira murumuna wanyu, kugira ngo bigaragaze ko muvuga ukuri mutazava aho mwicwa.” Barabyemera. Baravugana bati: “Nta gushidikanya, turazira ibyo twakoreye murumuna wacu. Twamugiriye nabi, adutakiye ntitwamwumva, ni cyo gituma natwe ibi byago bitubayeho.” Rubeni arababwira ati: “Nababujije kugirira uwo mwana nabi mwanga kunyumvira, none dore amaraso ye aradukurikiranye.” Ntibamenye ko Yozefu yumvaga ibyo bavuga, kubera ko iyo bavuganaga yakoreshaga umusemuzi. Yozefu abasiga aho ajya kurira. Hanyuma aragaruka avugana na bo, ategeka ko Simeyoni aboherwa imbere yabo. Yozefu ategeka abagaragu be ati: “Nimwuzuze ingano mu mboho zabo, musubize n'ifeza bishyuye mu mifuka yabo, mubahe n'impamba.” Babigenza batyo. Nuko bene se wa Yozefu bahekesha indogobe zabo ingano, baragenda. Bageze aho barara, umwe muri bo aza guhambura umufuka we agaburira indogobe ye, nuko ahita abona ifeza ze yajyanye guhahisha. Abwira bene se ati: “Bansubije ifeza zanjye, dore ngizi mu mufuka wanjye!” Bakuka umutima bahinda umushyitsi, baravugana bati: “Ibyo Imana yadukoreye ni ibiki?” Bageze kwa se Yakobo mu gihugu cya Kanāni, bamutekerereza ibyababayeho byose bati: “Umugabo utegeka mu Misiri yatubwiye adukanika, akeka ko twaje gutata igihugu cye. Natwe twamuhakaniye tuti: ‘Turi inyangamugayo, ntituri abatasi. Twari abavandimwe cumi na babiri, umwe yarapfuye naho umuhererezi yasigaranye na data muri Kanāni.’ Uwo mutegetsi aratubwira ati: ‘Dore ikizamenyesha ko muri inyangamugayo, nimunsigire umwe muri mwe, abandi mujyane ibyo kugoboka imiryango yanyu yazahajwe n'inzara. Ntimuzabure kunzanira murumuna wanyu kugira ngo menye ko mutari abatasi, ahubwo ko muri inyangamugayo. Ni bwo nzabasubiza umuvandimwe wanyu, kandi mbahe uburenganzira bwo kujya aho mushatse hose mu Misiri.’ ” Basutse ibyari mu mifuka yabo, buri muntu asangamo agafuka karimo ifeza yari guhahisha. Bo na se babibonye bashya ubwoba. Yakobo arababaza ati: “Murashaka kumarira abana? Dore Yozefu ntakiriho, Simeyoni na we ni uko. None murashaka kujyana na Benyamini! Mbega ukuntu ngushije ishyano!” Rubeni aramubwira ati: “Nintakuzanira Benyamini, uzice abana banjye bombi. Mumpe ndamwishingiye, nzamukugarurira.” Nyamara Yakobo aramusubiza ati: “Umwana wanjye ntimuzajyana. Mwene nyina yarapfuye, asigaye wenyine. Mumujyanye akagirira ibyago mu rugendo, mwatuma nsaza nabi ngapfana agahinda.” Inzara ikomeza guca ibintu muri Kanāni. Ingano bene Yakobo bakuye mu Misiri zishize, se arababwira ati: “Nimusubireyo, muduhahire utwokurya.” Yuda aramusubiza ati: “Wa mugabo yaratwihanangirije ati: ‘Ntimuzongere kumpinguka imbere mutazanye na murumuna wanyu.’ Nureka tukajyana na murumuna wacu, turajyayo tuguhahire ibyokurya, ariko nutamwohereza ntituzajyayo kuko uwo mugabo yatubwiye ati: ‘Ntimuzongere kumpinguka imbere mutazanye na murumuna wanyu.’ ” Yakobo arababaza ati: “Kuki mwampemukiye mukamubwira ko mufite undi muvandimwe?” Baramusubiza bati: “Yatubajije ibibazo by'urudaca ku mibereho yacu bwite no ku miryango yacu ati: ‘So aracyariho? Hari undi muvandimwe mufite?’ Natwe dusubiza ibyo atubajije gusa. Ntitwari kumenya ko azadutegeka kuzana murumuna wacu!” Yuda abwira se ati: “Mpa uyu musore mujyane tubone kugenda, naho ubundi inzara yaturimburana nawe n'urubyaro rwacu. Ndamwishingiye uzamumbaze. Nintamugarura ngo mugushyikirize, uwo mugayo uzanyokame. Erega n'ubundi iyo tutikerereza tuba tuvuyeyo kabiri!” Yakobo arababwira ati: “Nta kundi byagenda, nimugenze mutya: nimufate ku bintu byiza biboneka mu gihugu cyacu, nk'amavuta yomora n'ubuki n'indyoshyandyo, n'imibavu n'imbuto z'ibiti. Mubishyire mu mboho zanyu, muzabiture uwo mugabo. Ifeza zo guhahisha muzikube kabiri, kandi mujyane n'izo mwagaruye ubushize mu mifuka yanyu, ahari baba baribeshye. Ngaho nimujyane na murumuna wanyu, musubire kuri uwo mugabo. Imana Nyirububasha izatume uwo mugabo abagirira neza, abareke mugarukane n'umuvandimwe wanyu wundi na Benyamini! Ubundi kandi niba abana bagomba kunshiraho, nta ko nagira.” Bene Yakobo bafata ya maturo na za feza, basubirana mu Misiri na Benyamini, basanga Yozefu. Yozefu abonye bazanye na Benyamini, abwira umunyanzu we ati: “Jyana aba bantu iwanjye, ubage itungo maze udutegurire amafunguro, kugira ngo nze kubazimanira saa sita.” Uwo munyanzu abigenza nk'uko abitegetswe, abajyana kwa Yozefu. Abajyanyeyo bagira ubwoba baribwiraga bati: “Za feza bashyize mu mifuka yacu ubushize zidukozeho! Batuzanye hano ngo badufate maze batugirire nabi kandi baduhindure inkoreragahato, batunyage n'indogobe zacu.” Bageze ku muryango babwira wa munyanzu wa Yozefu bati: “Nyakubahwa, ubwo twavaga ino guhaha, twageze aho turara dufunguye imifuka yacu, dusangamo ifeza zose twari twishyuye. None twazigaruye kuko tutazi uko zasubiye mu mifuka yacu. Ndetse twazanye n'izindi zo kongera guhahisha.” Arabasubiza ati: “Nimuhumure, mwigira ubwoba. Imana yanyu ari yo Mana ya so, ni yo yashyize ubwo butunzi mu mifuka yanyu. Naho jyewe, ifeza mwishyuye narazakiriye.” Hanyuma abazanira Simeyoni, bose abinjiza mu nzu ya Yozefu. Babaha amazi yo koga ibirenge, n'indogobe zabo baziha ubwatsi. Bamenye ko Yozefu aza kubazimanira saa sita, begeranya amaturo bamugeneye. Yozefu aje bamushyikiriza ya maturo, nuko bamwikubita imbere. Arababaza ati: “Ni amahoro? Wa musaza so mwambwiye na we ni amahoro? Ese aracyariho?” Baramusubiza bati: “Ni amahoro. Umugaragu wawe data, aracyariho.” Hanyuma barunama bamwikubita imbere. Yozefu abonye mwene nyina Benyamini arababaza ati: “Uyu ni we wa muhererezi wanyu mwambwiye?” Abwira Benyamini ati: “Mwana wanjye, Imana iguhe umugisha!” Yozefu akivugana na murumuna we agira ikiniga, arihuta ajya mu kindi cyumba ararira. Amaze kwiyuhagira mu maso, ariyumanganya aragaruka aravuga ati: “Nimuzane ibyokurya.” Yozefu bamugaburira ukwe, na bene se babagaburira ukwabo. Abanyamisiri bari aho na bo babagaburira ukwabo, kuko banenaga Abaheburayi. Bene se wa Yozefu bicazwa bateganye na we uko bakurikirana mu mavuko, uhereye ku w'impfura ukageza ku muhererezi. Babibonye barebana batangaye! Yozefu ategeka ko babagaburira ku biryo byari ku meza ye. Bageze kuri Benyamini bamuha igaburo rikubye gatanu iry'abandi. Nuko baranywa, banezeranwa na we. Yozefu ategeka wa munyanzu ati: “Uzuza ingano imifuka y'aba bantu, ubahe izo bashobora gutwara zose, ushyire n'ifeza za buri muntu mu mufuka we. Naho mu mufuka w'umuhererezi, ushyiremo na cya gikombe cyanjye cy'ifeza.” Nuko abigenza nk'uko Yozefu yamutegetse. Bukeye, barabasezerera baragenda n'indogobe zabo. Bagisohoka mu mujyi ariko bataragera kure, Yozefu abwira wa munyanzu we ati: “Ihute ukurikire ba bantu, nubashyikira ubambarize uti: ‘Ni kuki mwitura inabi uwabagiriye neza? Mwibye igikombe databuja anywesha, kandi akanagikoresha aragura! Mwakoze ishyano!’ ” Nuko umunyanzu abashyikiriye, abasubiriramo ayo magambo. Baramusubiza bati: “Databuja ni iki kimuteye kudutumaho ayo magambo? Twebwe abagaragu be ntidushobora gukora ayo marorerwa! Za feza twasanze mu mifuka yacu ubushize, twarazikugaruriye tuvuye muri Kanāni. None uragira ngo twakwiba ifeza cyangwa izahabu kwa shobuja? Ngaho saka, nihagira uwo muri twe ufatanwa icyo gikombe yicwe, abandi bagirwe inkoreragahato za databuja.” Arabasubiza ati: “Ngaho nibibe uko mubyivugiye. Ariko ufatanwa icyo gikombe ndamugira inkoreragahato yanjye, naho abandi baraba ari abere.” Bene se wa Yozefu bahita bururutsa imifuka yabo, barayifungura. Wa munyanzu atangira gusaka ahereye ku w'impfura ageza ku muhererezi, nuko asanga cya gikombe mu mufuka wa Benyamini. Barababara cyane, bashishimura imyambaro yabo, maze basubiza imitwaro ku ndogobe bagaruka mu mujyi. Yuda na bene se bagera kwa Yozefu agihari, bamwikubita imbere. Yozefu arababaza ati: “Ibyo mwakoze ni ibiki? Ntimwari muzi ko umuntu nkanjye aragura akamenya umwibye?” Yuda aramusubiza ati: “Databuja, twakubwira iki? Nta cyo twavuga! Twakwisobanura dute ko ari Imana yagaragaje icyaha cyacu? Databuja, uwo bafatanye igikombe, ndetse natwe twese tubaye inkoreragahato zawe.” Yozefu aramubwira ati: “Kirazira sinabakorera ibintu nk'ibyo, ahubwo uwo bafatanye igikombe ni we uzaba inkoreragahato yanjye. Naho mwe nimusubire kwa so amahoro.” Nuko Yuda aramwegera aramwinginga ati: “Databuja, mbabarira ngire icyo nkubwira kandi bye kukurakaza, kuko kuvugana nawe ari nko kuvugana n'umwami. Databuja, ubushize watubajije ko dufite data cyangwa undi muvandimwe. Twagushubije ko dufite data w'umusaza, kandi ko afite umusore akunda cyane yabyaye ageze mu zabukuru. Uwo musore ni we usigaye wenyine, kuko uwo bari basangiye nyina yapfuye. Hanyuma uratubwira uti: ‘Muzanzanire uwo musore murebe.’ Databuja, twagusubije tuti: ‘Uwo musore ntashobora gusiga data, kuko amusize, data yahita apfa.’ Ni ko kutubwira uti: ‘Nimutazana umuhererezi wanyu ntimuzampinguke imbere.’ “Nuko rero databuja, tugeze imuhira dutekerereza data umugaragu wawe ibyo watubwiye. Hashize iminsi, data atubwira kugaruka guhaha, turamusubiza tuti: ‘Ntidushobora gusubirayo tutajyanye na murumuna wacu, ntitwahinguka imbere ya wa mugabo tutamujyanye.’ Nuko data umugaragu wawe aratubwira ati: ‘Muzi ko umugore wanjye twabyaranye abana babiri gusa. Umwe yaragiye ntiyagaruka, nibwira ko yariwe n'inyamaswa kuko ntongeye kumubona. N'uyu mumujyanye akagira icyo aba, mwatuma nsaza nabi ngapfana agahinda.’ “Databuja, wiyumviye ukuntu data akunda uriya musore. Ndamutse nsubiye kwa data tutari kumwe na we, data atamubonye yahita apfa. Bityo rero twebwe abagaragu bawe, tukaba dutumye asaza nabi agapfana agahinda. Byongeye kandi, nishingiye uriya musore ngira nti: ‘Nintamugarura ngo mugushyikirize, uwo mugayo uzanyokame.’ Noneho rero databuja, nyemerera rwose nsigare mu mwanya we nkubere inkoreragahato, naho we umureke atahane na bakuru be. Nashobora nte gutaha nsize uriya musore? Sinakwihanganira kureba agahinda ka data!” Nuko Yozefu ananirwa kwiyumanganya imbere y'abagaragu be bose, avuga aranguruye ati: “Nimusohore abantu bose.” Bamaze gusohoka, asigarana na bene se maze arabibwira. Ararira cyane araboroga ku buryo Abanyamisiri bamwumvise, ndetse iyo nkuru igera ibwami. Yozefu abwira bene se ati: “Ndi Yozefu! Koko se data aracyariho?” Ariko bene se bagira ubwoba cyane, ntibagira icyo bamusubiza. Yozefu arababwira ati: “Nimwigire hino.” Bamaze kumwegera arakomeza ati: “Ndi Yozefu, mwene so mwagurishije bakanzana mu Misiri. Nimuhumure kandi ntimwirenganyirize ko mwangenje mutyo. Imana ni yo yatumye mbabanziriza kuza ino, kugira ngo izakize abantu inzara. None hashize imyaka ibiri inzara iteye, kandi hasigaye indi itanu nta wuzahinga ngo asarure. Imana yakoze igitangaza ituma mbabanziriza kugira ngo izabakize inzara, urubyaro rwanyu rutazazima. Si mwe rero mwatumye nza ino, ahubwo ni Imana. Ni yo yangize umutware mukuru w'umwami wa Misiri, impa kuyobora ingoro ye no gutegeka igihugu cye cyose. “Nimwihute musubire kwa data mumumbwirire muti: ‘Imana yampaye gutegeka Misiri yose, none tebuka unsange! Uzatura hafi yanjye mu ntara ya Gosheni, wowe n'abana bawe n'abuzukuru bawe, n'amashyo yawe n'imikumbi yawe n'ibyo utunze byose. Ni ho nzaguhera ibigutunga wowe n'umuryango wawe n'amatungo yawe, utazava aho usonza kuko hasigaye indi myaka itanu y'inzara.’ “Mwanyiboneye mwese ndetse nawe mwene mama Benyamini, nta gushidikanya ndi Yozefu! Nimugende rero mutekerereze data icyubahiro cyose mfite ino mu Misiri, n'ibyo mwabonye byose, kandi muzihutire kumuzana.” Yozefu ahobera mwene nyina Benyamini cyane, bombi bararira. Asoma bene se bose arira, hanyuma baraganira. Inkuru yuko bene se wa Yozefu baje mu Misiri igeze ibwami, umwami n'ibyegera bye barabyishimira. Umwami abwira Yozefu ati: “Bwira bene so bahekeshe indogobe imitwaro yabo maze basubire muri Kanāni, bazagarukane na so n'imiryango yabo maze baze iwanjye. Nzabaha inzuri nziza ino mu Misiri, kandi nzabatungisha ibyiza byo muri iki gihugu. “Ubabwire kandi uti: ‘Nimujyane amagare kugira ngo azazane abana banyu n'abagore banyu na so, maze mugaruke mu Misiri. Ntimuzababazwe n'ibyo mutazashobora kuzana, kuko ibyiza byose bya Misiri bizaba ari ibyanyu.’ ” Bene Yakobo babigenza uko umwami yabivuze, Yozefu abaha ya magare, abaha n'impamba. Bose abaha imyambaro yo guhindura, ariko Benyamini amuha ikubye gatanu iy'abandi, amuha n'ibikoroto magana atatu by'ifeza. Yoherereza se indogobe icumi zihetse ibintu byiza byo mu Misiri, n'indogobe icumi z'ingore zihetse ingano n'imigati, n'ibindi se yagombaga kugira impamba. Nuko yihanangiriza bene se ati: “Ntimuzatonganire mu nzira!” Maze abasezeraho baragenda. Bava mu Misiri basubira muri Kanāni. Bageze kwa se Yakobo, baramubwira bati: “Yozefu aracyariho, ndetse ni umutegetsi mu gihugu cyose cya Misiri!” Nyamara Yakobo arumirwa ntiyabyemera. Nuko bamutekerereza ibyo Yozefu yababwiye byose, maze Yakobo abonye na ya magare Yozefu yari yohereje ngo bazamuzane, noneho agira akanyabugabo. Nuko aravuga ati: “Mbega igitangaza! Koko umwana wanjye Yozefu aracyariho! Reka nzajye kumureba ntarapfa.” Yakobo ajyana ibyo yari atunze byose, ageze i Bērisheba atambira Imana ya se Izaki ibitambo. Iryo joro Imana iramubonekera iramuhamagara iti: “Yakobo we!” Aritaba ati: “Karame!” Iramubwira iti: “Ndi Imana, Imana ya so. Witinya kujya mu Misiri, kuko abazagukomokaho ari ho nzabagirira ubwoko bukomeye. Nzajyana nawe mu Misiri, kandi abazagukomokaho ni jyewe uzabagarura muri iki gihugu. N'igihe uzatabarukira, Yozefu ni we uzakurundarunda.” Bene Yakobo bashyira se n'abana babo n'abagore babo mu magare umwami wa Misiri yari yaboherereje, maze bava i Bērisheba. Bajyana amatungo yabo n'ibyo bari bararonkeye muri Kanāni byose. Nuko Yakobo ajya mu Misiri hamwe n'abamukomokaho bose. Ajyana n'abahungu be n'abakobwa be n'abuzukuru be, mbese n'abe bose. Dore amazina ya bene Yakobo bajyanye na we mu Misiri. Impfura ya Yakobo Rubeni, n'abahungu be Hanoki na Palu, na Hesironi na Karumi. Simeyoni n'abahungu be Yemuweli na Yamini, na Ohadi na Yakini, na Sohari na Shawuli yabyaranye n'Umunyakanānikazi. Levi n'abahungu be Gerishoni na Kehati na Merari. Yuda n'abahungu be Shela na Perēsi na Zera (abandi bahungu ba Yuda, Eri na Onani bo baguye mu gihugu cya Kanāni). Perēsi yajyanye n'abahungu be Hesironi na Hamuli. Isakari n'abahungu be Tola na Puwa, na Yashubu na Shimuroni. Zabuloni n'abahungu be Seredi na Eloni na Yahilēli. Abo bahungu na mushiki wabo Dina, Yakobo yababyaranye na Leya batuye mu majyaruguru ya Mezopotamiya. Abakomoka kuri Leya bose bari mirongo itatu na batatu. Gadi n'abahungu be Sifiyoni na Hagi, na Shuni na Esiboni, na Eri na Arodi na Arēli. Ashēri n'abahungu be Yimuna na Yishiwa, na Yishiwi na Beriya na mushiki wabo Sera. Beriya yajyanye n'abahungu be Heberi na Malikiyeli. Abo ni bo Yakobo yabyaranye na Zilipa, umuja Labani yari yarahaye umukobwa we Leya. Abakomoka kuri Zilipa bari cumi na batandatu. Yozefu na Benyamini, abo Yakobo yababyaranye na Rasheli. Mu Misiri, Yozefu yabyaye Manase na Efurayimu, ababyaranye na Asinati umukobwa wa Potifera, umutambyi wo mu mujyi wa Oni. Benyamini n'abahungu be Bela na Bekeri, na Ashibeli na Gera, na Nāmani na Ehi, na Roshi na Mupimu, na Hupimu na Aridi. Abo ni bo Yakobo yabyaranye na Rasheli. Abakomoka kuri Rasheli bose bari cumi na bane. Dani n'umuhungu we Hushimu. Nafutali n'abahungu be Yahisēli na Guni, na Yeseri na Shilemu. Abo ni bo Yakobo yabyaranye na Biliha, umuja Labani yari yarahaye umukobwa we Rasheli. Abakomoka kuri Biliha bari barindwi. Abakomoka kuri Yakobo bajyanye na we mu Misiri, hatabariwemo abakazana be, bose hamwe bari mirongo itandatu na batandatu. Yozefu yari asanzwe mu Misiri n'abahungu be babiri bavukiyeyo. Bityo Yakobo n'abamukomokaho batuye mu Misiri, bose bari mirongo irindwi. Yakobo yohereza Yuda kubwira Yozefu ngo bahurire mu ntara ya Gosheni. Bagezeyo, Yozefu yicara mu igare rye ajya kwakira se Yakobo muri Gosheni. Bakibonana, Yozefu ahobera se cyane arira, ananirwa kumurekura. Yakobo aramubwira ati: “Ubu mpfuye nta gahinda, ubwo ukiriho nkaba nkwiboneye!” Yozefu abwira bene se n'abandi bantu bo mu rugo rwa se ati: “Ngiye kumenyesha umwami wa Misiri ko mwaje munsanga, muturutse muri Kanāni. Ndamubwira ko muri aborozi biragirira amashyo n'imikumbi, kandi ko mwazanye amatungo n'ibyo mwari mutunze byose. Nabatumiza akababaza umwuga wanyu, muzamusubize muti: ‘Twebwe abagaragu bawe turi aborozi kuva mu buto bwacu kugeza n'ubu, kandi tubikomora kuri ba sogokuruza.’ Ni bwo azabatuza mu ntara ya Gosheni, kuko Abanyamisiri bazirana n'aborozi.” Nuko Yozefu aragenda abwira umwami ati: “Data n'abavandimwe banjye bavuye muri Kanāni, bazana n'imikumbi n'amashyo n'ibyo batunze byose, none bari mu ntara ya Gosheni.” Yari yajyanye na bene se batanu abereka umwami. Umwami arababaza ati: “Umwuga wanyu ni uwuhe?” Baramusubiza bati: “Twebwe abagaragu bawe turi aborozi kandi tubikomora kuri ba sogokuruza. Twasuhukiye muri iki gihugu kuko iwacu muri Kanāni hateye inzara ikomeye, amatungo yacu akabura urwuri. None nyagasani, turagusaba kwiturira mu ntara ya Gosheni.” Nuko umwami abwira Yozefu ati: “So n'abavandimwe bawe baje bagusanga. Mu gihugu cya Misiri cyose nta wugukoma imbere, ubatuze aho ushaka cyangwa ubarekere mu ntara ya Gosheni. Kandi niba muri bo harimo aborozi b'abahanga, ubagire abatahira b'amatungo yanjye.” Yozefu azana se Yakobo amwereka umwami, nuko Yakobo asabira umwami umugisha. Umwami aramubaza ati: “Umaze imyaka ingahe?” Yakobo aramusubiza ati: “Maze imyaka ijana na mirongo itatu kuri iyi si ndi umugenzi, iyo myaka yambereye mibi kandi ni mike kuko itageze ku yo ba sogokuruza bamaraga.” Yakobo arongera asabira umwami umugisha, nuko aragenda. Yozefu atuza se n'abavandimwe be mu Misiri hafi y'umujyi wa Ramesesi, abaha inzuri nziza ho gakondo nk'uko umwami yari yabitegetse. Yozefu agena ibizatunga se n'abavandimwe be akurikije abari muri buri rugo. Inzara yakomeje kuyogoza ibihugu, maze ibyokurya birabura ahantu hose, bituma Abanyamisiri n'Abanyakanāni basonza bahinduka ingarisi. Bazana ifeza zabo zose kugura ingano, Yozefu arazikoranya azohereza mu bubiko bw'umwami wa Misiri. Ifeza zimaze gushira mu Misiri no muri Kanāni, Abanyamisiri bose basanga Yozefu baramwinginga bati: “Dufungurire dore inzara iratwishe, kandi nta feza tugifite!” Yozefu arabasubiza ati: “Niba nta feza mugifite, nimunzanire amatungo yanyu abe ari yo mugura ibyokurya.” Nuko bazanira Yozefu ihene n'intama n'inka, n'amafarasi n'indogobe, mbese amatungo yabo yose, maze abaha ibyokurya uwo mwaka wose. Umwaka ukurikiyeho basubira kwa Yozefu baramubwira bati: “Databuja, urabizi neza ko nta feza tukigira, kandi ko amatungo yacu yose yabaye ay'umwami. None rero databuja, nta kindi dusigaranye twatanga uretse amaboko n'amasambu yacu. Kuki twakugwa mu maso amasambu yacu akabura gihinga? Tugurane n'amasambu yacu tube inkoreragahato z'umwami, ariko uduhe ibyokurya kugira ngo tubeho. Uduhe n'imbuto duhinge, kugira ngo imirima ye kuba imyirare.” Nuko Yozefu agurira umwami ubutaka bwose bwa Misiri, kuko Abanyamisiri bose bagurishije amasambu yabo, kubera inzara yari yarabarembeje. Bityo ubutaka bwose bwo mu Misiri buba ubw'umwami, naho abaturage bo mu gihugu cyose cya Misiri bimurirwa mu mijyi. Nyamara Yozefu ntiyaguze amasambu y'abatambyi, kuko bo batungwaga n'ibivuye ibwami. Ni yo mpamvu batashonje ngo bagurishe amasambu yabo. Yozefu abwira abaturage ati: “Kuva ubu mumenye ko nabaguze, mwebwe n'amasambu yanyu mubaye ab'umwami. Ngizi imbuto mujye guhinga. Ariko kimwe cya gatanu cy'umusaruro kizajya kiba icy'umwami, naho imigabane ine isigaye, muzakuramo imbuto n'ibyo mutungisha ingo zanyu.” Baramusubiza bati: “Databuja, uradukijije. Ubwo tubaye inkoreragahato z'umwami, uzakomeze utugirire neza.” Nuko Yozefu ashyiraho itegeko rigenga ubutaka mu Misiri, rivuga ko kimwe cya gatanu cy'umusaruro ari icy'umwami. Abatambyi bonyine ni bo batarebwaga n'iryo tegeko, kuko ubutaka bwabo butari ubw'umwami. Iryo tegeko riracyakurikizwa kugeza n'ubu. Abisiraheli batura mu Misiri mu ntara ya Gosheni, barahatungira kandi barahororokera cyane. Yakobo yamaze imyaka cumi n'irindwi mu Misiri. Imyaka yose yabayeho ni ijana na mirongo ine n'irindwi. Igihe cye cyo gupfa cyegereje, Yakobo atumiza Yozefu aramubwira ati: “Mwana wanjye, ungirire neza ntumpemukire, wumve icyo ngusaba. Ntuzampambe mu Misiri kandi ubindahire ushyize ikiganza munsi y'ikibero cyanjye. Nimara gutabaruka, uzanshyingure muri Kanāni hamwe n'ababyeyi banjye.” Yozefu aramusubiza ati: “Nzabigenza uko ubyifuza.” Yakobo aramubwira ati: “Ngaho ndahira!” Yozefu ararahira. Nuko Yakobo apfukama ku buriri asingiza Imana. Hanyuma babwira Yozefu ko se arwaye. Ajya kumureba ajyanye n'abahungu be bombi, Manase na Efurayimu. Yakobo amenye ko umuhungu we Yozefu yaje kumureba, arihangana yicara ku buriri. Yakobo abwira Yozefu ati: “Imana Nyirububasha yambonekeye ndi i Luzi mu gihugu cya Kanāni, maze impa umugisha. Yarambwiye iti: ‘Nzaguha kororoka no kugwira, ukomokweho n'amoko menshi. Kandi iki gihugu nzagiha abazagukomokaho kibe gakondo yabo iteka ryose.’ Abahungu bawe bombi Efurayimu na Manase wabyariye mu Misiri mbere y'uko nza, mbafashe nk'abana nibyariye, kimwe na Rubeni na Simeyoni. Naho abana uzabyara nyuma yabo bazaba abawe, bazahabwa iminani mu bya Efurayimu na Manase. Ibyo mbikoze ngirira umubyeyi wawe Rasheli waguye muri Kanāni tuva muri Mezopotamiya, bikantera agahinda. Yapfuye tujya kugera Efurati, mushyingura hafi y'umuhanda ujyayo.” Efurati ni yo Betelehemu. Yakobo abonye abahungu ba Yozefu aramubaza ati: “Aba ni ba nde?” Yozefu aramusubiza ati: “Ni abana banjye Imana yampereye ino.” Yakobo arongera ati: “Banyegereze mbasabire umugisha.” Yozefu arabamwegereza, Yakobo arabahobera arabasoma. Yakobo ntiyari akibona neza kuko yari ashaje cyane. Abwira Yozefu ati: “Sinibwiraga ko nzongera kukubona, none Imana itumye mbona n'abana bawe!” Yozefu abakura iruhande rwa se, arapfukama yubika umutwe ku butaka. Nuko Yozefu yegereza abahungu be bombi Yakobo, Efurayimu amushyira mu kuboko kw'ibumoso bwa Yakobo, Manase amushyira iburyo. Ariko Yakobo anyuranya amaboko, arambika ikiganza cy'iburyo ku mutwe wa Efurayimu nubwo ari we wari muto, icy'ibumoso akirambika ku mutwe wa Manase wari umwana w'impfura. Nuko asabira Yozefu umugisha agira ati: “Imana yayoboye data Izaki na sogokuru Aburahamu, Imana yandagiye kuva nabaho kugeza uyu munsi, iyambereye nk'umumarayika ikankiza ibibi byose, nihe aba basore umugisha! Aba basore nibakomeze izina ryanjye ritibagirana, nibakomeze n'irya sogokuru Aburahamu na data Izaki. Nibagwire bororoke!” Yozefu abonye ko se yari yarambitse ikiganza cye cy'iburyo ku mutwe wa Efurayimu, biramubabaza. Ashaka kuvana ikiganza cya se ku mutwe wa Efurayimu ngo agishyire ku wa Manase, abwira se ati: “Data, wibeshye: uyu ni we mpfura, ube ari we urambikaho ikiganza cyawe cy'iburyo.” Se aramuhakanira ati: “Mwana wanjye, ibyo nkora ndabizi. Abakomoka kuri Manase na bo bazaba ubwoko bukomeye, nyamara murumuna we azamurusha gukomera kandi azakomokwaho n'amoko menshi!” Nuko abaha umugisha avuga ati: “Abisiraheli bazakoresha amazina yanyu basabirana umugisha bati: ‘Imana ikugirire nka Efurayimu na Manase!’ ” Bityo ashyira Efurayimu imbere aho kuhashyira Manase. Hanyuma Yakobo abwira Yozefu ati: “Dore ngiye gupfa, ariko Imana izabana namwe kandi izabasubiza mu gihugu cya ba sokuruza. Nkuraze umugabane uruta uwa bene so, ari wo Shekemu nanyaze Abamori nkoresheje inkota n'umuheto.” Yakobo ahamagaza abahungu be, arababwira ati: “Nimuterane mbabwire ibizababaho mu bihe bizaza. Bana ba Yakobo, nimuterane mwumve, nimutege amatwi so Isiraheli. “Rubeni mpfura yanjye, uri imbaraga zanjye, umwana wo mu busore bwanjye, urusha bene so ishema n'ububasha. Ntuzabona ubutware kuko umeze nk'amazi yarenze inkombe. Wuriye uburiri bwa so urabuhumanya, waryamanye n'inshoreke yanjye. “Simeyoni na Levi ni abavandimwe, intwaro zabo bazikoresha iby'urugomo. Sinzifatanya na bo mu bugambanyi bwabo, sinzashyigikira amateraniro yabo. Bararakaye bica abantu, bagize urugomo batema ibitsi by'amapfizi. Havumwe uburakari bwabo bukaze! Havumwe umujinya wabo urimbura! Nzabatatanyiriza muri bene wabo, nzabanyanyagiza hirya no hino muri Isiraheli. “Yuda, abavandimwe bawe bazagusingiza, bene so bazunama imbere yawe, uzanesha abanzi bawe. Yuda ameze nk'icyana cy'intare, umwana wanjye icyo afashe ntikimucika! Aryama nk'intare ihaze, uwamushotōra yabona ishyano! Ingoma y'ubwami izahora kwa Yuda, abazamukomokaho bazahorana inkoni y'ubutegetsi, bazayihorana kugeza igihe Nyirayo azazira, ni we amahanga azumvira. Azagira imizabibu myinshi, ntazatinya no kuyizirikaho indogobe ye. Divayi ni yo azameshesha imyambaro ye, azameshesha ikanzu ye umutobe w'imizabibu. Amaso ye arijimye kurusha divayi, amenyo ye arera kurusha amata. “Zabuloni azatura hafi y'inyanja, amato azomokera mu byambu bye, imipaka y'intara ye izagarukira i Sidoni. “Isakari ameze nk'indogobe y'inyambaraga, iryamye hagati y'imitwaro ibiri ihetse! Yabonye ahantu heza ho kuruhukira, yabonye igihugu cyiza. Yiyemeje guheka imitwaro, yiyemeje no gukora imirimo y'agahato. “Dani azarengera ab'umuryango we, bazamera nk'indi miryango ya Isiraheli. Dani azamera nk'inzoka iri mu muhanda, azamera nk'impiri iri mu nzira iruma igitsi cy'ifarasi, uwo ihetse azacuranguka. “Uhoraho, niringiye agakiza kawe! “Gadi azaterwa n'abambuzi, ariko na we azihagararaho abameneshe. “Ashēri azagira imirima irumbuka, azagaburira umwami ibyokurya byiza. “Nafutali ameze nk'impara y'ingore ijya aho ishatse, izabyara ibyana biteye ubwuzu. “Yozefu ameze nk'igiti kirumbuka, ameze nk'igiti cyatewe hafi y'isōko, amashami yacyo arenga urukuta. Abanzi baramuteye, bamurashe imyambi y'urufaya. Ariko umuheto we ntiwabangūtse, amaboko ye ntiyatentebutse. Yafashijwe n'Imana Nyirubutwari ya Yakobo, yafashijwe n'Umushumba ari we Rutare rwa Isiraheli. Imana ya so izajya igufasha, Nyirububasha azaguha umugisha, azakuvubira imvura, azakuvuburira n'amasōko y'amazi, azaguha kubyara no guheka. Ndakwifuriza imigisha iruta uburumbuke bwo mu misozi ya kera, iruta ibyiza byo ku dusozi twahozeho. Iyo migisha yose nihabwe Yozefu, nihabwe Yozefu umutware w'abavandimwe be. “Benyamini ameze nk'isega y'inkazi, mu gitondo irya icyo yishe, nimugoroba igabanya iminyago.” Ibyo ni byo Yakobo yabwiye abahungu be abasezeraho, buri wese abwirwa ibimukwiriye. Abo ni bo bakomotsweho n'imiryango cumi n'ibiri ya Isiraheli. Nuko Yakobo yihanangiriza abahungu be ati: “Nimara gupfa, muzanshyingure hamwe n'ababyeyi banjye, mu buvumo buri mu murima wahoze ari uwa Efuroni w'Umuheti. Uwo murima uri i Makipela, aherekeye i Mamure mu gihugu cya Kanāni. Aburahamu yawuguze na Efuroni, kugira ngo ube irimbi ry'umuryango we. Aho ni ho bashyinguye Aburahamu n'umugore we Sara, na Izaki n'umugore we Rebeka, nanjye ni ho nashyinguye Leya. Uwo murima n'ubuvumo buwurimo sogokuru yabiguze n'Abaheti.” Yakobo amaze kwihanangiriza atyo abahungu be, yongera kuryama maze arapfa. Yozefu yubama kuri se, amuririraho aramusoma. Nuko ategeka abavuzi be kosa umurambo wa se Yakobo, barawosa iminsi mirongo ine kuko ari cyo gihe kosa byamaraga. Abanyamisiri bamuririra iminsi mirongo irindwi. Igihe cyo kurira kirangiye, Yozefu abwira ibyegera by'umwami ati: “Nimungirire neza mumbwirire umwami ko data atarapfa, yandahije kuzamushyingura mu mva yiteganyirije muri Kanāni. None mumunsabire areke njye gushyingura data nzagaruke.” Umwami asubiza Yozefu ati: “Genda ushyingure so nk'uko yabikurahije.” Yozefu ajya gushyingura se aherekejwe n'abatware bose b'umwami n'ibyegera by'ibwami, n'abanyacyubahiro bose bo mu Misiri. Ajyana n'abantu bose bo mu rugo rwe na bene se, n'abandi bo mu muryango wa se uretse abana. Ibindi basize mu ntara ya Gosheni ni imikumbi n'amashyo. Bajyana n'amagare n'amafarasi, bagenda ari abantu benshi. Bageze ku mbuga ya Atadi hafi y'uruzi rwa Yorodani, Yozefu amara iminsi irindwi aririra se, bahacurira imiborogo myinshi kandi ikomeye. Abanyakanāni batuye aho babonye uko baririra kuri iyo mbuga ya Atadi, baravuga bati: “Mbega ukuntu Abanyamisiri baririra uwapfuye!” Ni yo mpamvu aho hantu bahahimbye Abeli Misiri. Ni hafi ya Yorodani. Abahungu ba Yakobo bamugenzereza uko yari yabategetse. Bajyanye umurambo we muri Kanāni, bawushyingura mu buvumo buri mu murima w'i Makipela aherekeye i Mamure. Ni ryo rimbi Aburahamu yaguze na Efuroni w'Umuheti. Bamaze gushyingura Yakobo, Yozefu na bene se n'abari babaherekeje basubira mu Misiri. Yakobo amaze gupfa, bene se wa Yozefu baravugana bati: “Bizagenda bite Yozefu naduhinduka, akatwitura inabi twamugiriye?” Ni ko gutuma kuri Yozefu bati: “So atarapfa yadutegetse ibyo tuzakubwira agira ati: ‘Ndakwinginze babarira bene so igicumuro n'icyaha bakugiriye. Nubwo bakugiriye nabi, ndagusabye ugirire imbabazi abagaragu b'Imana ya so!’ ” Yozefu yumvise ubwo butumwa ararira. Maze bene se baramusanga bamwikubita imbere, baramubwira bati: “Turi hano abagaragu bawe!” Yozefu arabasubiza ati: “Mwitinya nta cyo nzabatwara, sinakwishyira mu cyimbo cy'Imana. Mwari mwagize imigambi yo kungirira nabi, ariko Imana iyihinduramo ibyiza kugira ngo ikize abantu benshi nk'uko namwe mubyirebera. None rero mwitinya, nzabatungana n'abana banyu.” Uko ni ko yabahumurije bamugirira icyizere. Yozefu n'umuryango wa se bakomeza gutura mu Misiri. Yozefu yaramye imyaka ijana na cumi, abona ubuvivi bukomoka kuri Efurayimu, kandi arera nk'abe abana ba Makiri mwene Manase. Yozefu abwira bene se ati: “Ndi hafi gupfa, ariko Imana ntizabura kubagoboka. Izabavana muri iki gihugu, ibajyane mu gihugu yarahiye kuzaha Aburahamu na Izaki na Yakobo.” Nuko Yozefu arahiza bene se ati: “Igihe Imana izabagoboka, amagufwa yanjye ntimuzayasige ino.” Yozefu yaguye mu Misiri amaze imyaka ijana na cumi avutse, umurambo we barawosa bawushyira mu isanduku. Dore amazina y'abahungu ba Yakobo wahimbwe Isiraheli bajyanye na we mu Misiri, hamwe n'abo mu miryango yabo: Rubeni na Simeyoni na Levi na Yuda, Isakari na Zabuloni na Benyamini, Dani na Nafutali na Gadi na Ashēri, Yozefu we yari asanzwe ari mu Misiri. Abakomoka kuri Yakobo bose bari mirongo irindwi. Hanyuma Yozefu na bene se bose n'abo mu kigero cyabo bose barapfa. Abisiraheli barororoka baragwira, baba benshi cyane buzura icyo gihugu. Hashize igihe kirekire, mu Misiri hima umwami utarigeze amenya ibya Yozefu. Nuko abwira abantu be ati: “Dore Abisiraheli bamaze kuba benshi kandi baturusha amaboko. Haramutse habaye intambara, bakwifatanya n'abanzi bacu, bakaturwanya maze bakaducika. None rero nimureke dushake uburyo bwo kubabuza kwiyongera.” Nuko Abanyamisiri bashyiraho abatware bo gukoresha Abisiraheli imirimo y'agahato, babahatira kubakira umwami wa Misiri imijyi ya Pitomu na Ramesesi, kugira ngo ibemo ibigega bye. Ariko uko barushagaho kubakoresha imirimo y'agahato, ni na ko Abisiraheli barushagaho kugwira no gukwira mu gihugu, bituma Abanyamisiri babatinya, bakomeza kubakandamiza cyane. Abisiraheli bariheba kubera imirimo y'agahato bakoreshwaga, cyane cyane iy'ubwubatsi n'ubuhinzi. Abanyamisiri babakoreshaga nta mbabazi. Mu Baheburayikazi harimo ababyaza babiri, umwe yitwaga Shifura, undi akitwa Puwa. Umwami wa Misiri arabategeka ati: “Igihe mubyaza Abaheburayikazi, mujye mureba igitsina cy'umwana nimusanga ari umuhungu mumwice, nimusanga ari umukobwa mumureke.” Nyamara abo babyaza bubahaga Imana, ntibagenza uko umwami yari yabategetse, ntibica abana b'abahungu. Nuko umwami arabatumiza, arababaza ati: “Ni iki cyatumye mutica abana b'abahungu?” Ababyaza basubiza umwami bati: “Abaheburayikazi batandukanye n'Abanyamisirikazi. Kubyara ntibibarushya, umubyaza arahagera agasanga bamaze kubyara!” Bityo Abisiraheli barororoka baragwira. Ba babyaza na bo Imana ibagirira neza, ibaha kubyara kubera ko bayubashye. Umwami wa Misiri ategeka abantu be bose ati: “Umuhungu wese w'Umuheburayi uzajya avuka mujye mumuroha mu ruzi rwa Nili, naho umukobwa mumwihorere.” Muri icyo gihe umugabo wo mu muryango wa Levi yarongoye umukobwa wo muri uwo muryango. Baza kubyara umuhungu, nyina abonye ko ari mwiza cyane amuhisha amezi atatu. Asanze atagishoboye guhora amuhisha, afata agatebo gapfundikiye kabohesheje imfunzo, agahomesha kaburimbo kugira ngo amazi atazinjiramo. Aryamishamo wa mwana, nuko agashyira mu ruseke ku nkombe ya Nili. Mushiki w'uwo mwana ajya ahitaruye kugira ngo arebe ko hari ikimubaho. Umukobwa w'umwami wa Misiri amanuka ajya kwiyuhagira mu ruzi, naho abaja be basigara batembera ku nkombe yarwo. Abona ka gatebo mu ruseke maze atuma umuja we kujya kukazana. Umukobwa w'umwami agapfunduye asangamo umwana urira. Amugirira impuhwe aravuga ati: “Uyu mwana agomba kuba ari uwo mu Baheburayi!” Mushiki w'uwo mwana yegera umukobwa w'umwami aramubaza ati: “Mbese ntawagushakira Umuheburayikazi ngo amukonkereze?” Umukobwa w'umwami aramusubiza ati: “Genda umunzanire.” Nuko mushiki w'umwana aragenda azana nyina. Umukobwa w'umwami abwira uwo mubyeyi ati: “Jyana uyu mwana, umunyonkereze nzaguhemba.” Uwo mubyeyi ajyana umwana aramwonsa. Umwana amaze gukura, nyina amushyira umukobwa w'umwami. Uwo mukobwa amugira nk'umwana we, maze amwita Musa kuko yamukuye mu mazi. Musa amaze gukura yagiye gusura bene wabo b'Abaheburayi, abona uko bakoreshwa imirimo y'agahato. Abona Umunyamisiri akubita Umuheburayi. Arakebaguza, abonye nta wundi muntu uhari, yica uwo Munyamisiri amutaba mu musenyi. Bukeye bwaho, Musa asanga Abaheburayi babiri barwana. Abwira uwashotoye undi ati: “Kuki ukubita mugenzi wawe?” Aramusubiza ati: “Ni nde wakugize umutware cyangwa umucamanza wacu? Mbese urashaka kunyica nk'uko wishe wa Munyamisiri?” Musa yumvise ko byamenyekanye agira ubwoba. Umwami wa Misiri na we abyumvise, ategeka ko bamwica. Musa arahunga ajya gutura mu gihugu cya Midiyani, agezeyo yicara iruhande rw'iriba. Abakobwa barindwi b'umutambyi w'Abamidiyani, baza kuri iryo riba kuhira umukumbi wa se. Abandi bashumba barabirukana, nuko Musa arahaguruka arabatabara, adahirira umukumbi wabo arawuhira. Abo bakobwa batashye, se Ruweli arababaza ati: “Uyu munsi ko mutebutse byagenze bite?” Baramusubiza bati: “Umugabo w'Umunyamisiri yadukijije abashumba aratudahirira, atwuhirira umukumbi.” Ruweli abaza abakobwa be ati: “Uwo mugabo ari he? Ni iki cyatumye mumusiga? Nimujye kumuzana tumufungurire!” Musa yemera kuba kwa Ruweli, hanyuma Ruweli amushyingira umukobwa we Sipora. Babyarana umuhungu, Musa amwita Gerushomu agira ati: “Nahungiye mu mahanga!” Hashize imyaka itari mike umwami wa Misiri aratanga, ariko Abisiraheli bakomeza gukoreshwa agahato. Nuko bacura umuborogo batakambira Imana. Imana yumva ugutaka kwabo, izirikana Isezerano yagiranye na Aburahamu na Izaki na Yakobo. Ireba amagorwa y'Abisiraheli, ibagirira impuhwe. Musa yaragiraga umukumbi wa sebukwe Yetiro (ari we Ruweli), umutambyi w'Abamidiyani. Umunsi umwe yahura umukumbi hirya y'ubutayu agera ku musozi w'Imana witwa Horebu. Umumarayika w'Uhoraho amubonekera ari mu gihuru ameze nk'ikirimi cy'umuriro. Musa abonye igihuru cyaka ariko ntigikongoke, aribaza ati: “Ni kuki kiriya gihuru cyaka ntigikongoke? Reka ncyegere ndebe kiriya gitangaza!” Uhoraho Imana abonye Musa yegereye igihuru amuhamagarira muri cyo ati: “Yewe Musa we!” Aritaba ati: “Karame!” Uhoraho aramubwira ati: “Nturenge aho! Kuramo inkweto kuko uhagaze ahantu nitoranyirije. Ndi Imana ya so, Imana ya Aburahamu n'Imana ya Izaki n'Imana ya Yakobo.” Musa yipfuka mu maso, kuko yatinyaga kureba Imana. Uhoraho arongera ati: “Nabonye uko ubwoko bwanjye bukoreshwa agahato mu Misiri, numva no gutakamba kwabwo. Akababaro kabwo ndakazi. None ndamanutse ngo nkure Abisiraheli mu maboko y'Abanyamisiri, mbavane mu Misiri mbajyane mu gihugu cyiza kandi cyagutse, gitemba amata n'ubuki. Ni igihugu gituwe n'Abanyakanāni n'Abaheti n'Abamori, n'Abaperizi n'Abahivi n'Abayebuzi. Numvise ugutakamba kw'Abisiraheli, mbona n'ukuntu Abanyamisiri babakandamiza. None ngutumye ku mwami wa Misiri, kugira ngo ukure ubwoko bwanjye mu gihugu cye.” Musa abaza Imana ati: “Ndi muntu ki wo guhangara umwami ngo nkure Abisiraheli mu Misiri?” Imana iramusubiza iti: “Nzaba ndi kumwe nawe. Numara gukura ubwoko bwanjye mu Misiri, muzandamiriza kuri uyu musozi. Ni bwo uzamenya ko ari jye wagutumye.” Musa abwira Imana ati: “Ningenda nkabwira Abisiraheli ko Imana ya ba sekuruza yabantumyeho, bakambaza izina ryayo nzabasubiza iki?” Imana iramusubiza iti: “Ndi uwo ndi we, kandi uzabwire Abisiraheli uti: ‘Uwitwa Ndiho yabantumyeho.’ Uzababwire uti: ‘Uhoraho Imana ya ba sokuruza, Imana ya Aburahamu n'Imana ya Izaki n'Imana ya Yakobo, yabantumyeho.’ Uhoraho ni ryo zina ryanjye iteka ryose, kandi ni ryo abo mu bihe bizaza bazajya banyita. Genda rero ukoranye abakuru b'Abisiraheli, ubabwire ko Uhoraho Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo, yakubonekeye ikakubwira iti: ‘Nabonye uko mumeze, mbona n'ibyo mukorerwa mu Misiri, none niyemeje kubakura muri ako kaga ko mu Misiri, nkabajyana mu gihugu cy'Abanyakanāni n'Abaheti n'Abamori, n'Abaperizi n'Abahivi n'Abayebuzi, igihugu gitemba amata n'ubuki.’ Abakuru b'Abisiraheli bazakumva, maze mujyane ku mwami wa Misiri mumubwire muti: ‘Uhoraho, Imana y'Abaheburayi yaratubonekeye, none tureke tujye mu butayu ahantu h'urugendo rw'iminsi itatu, dutambirire Uhoraho Imana yacu ibitambo.’ Nyamara nzi ko uwo mwami atazabemerera kugenda ntaramuvana ku izima. Nzakoresha rero ububasha bwanjye nteze Abanyamisiri ibyago bitangaje. Ni bwo umwami azabareka mukagenda. Ndetse nzatuma Abanyamisiri babareba neza, be kuzabasezerera amara masa. Abisirahelikazi bose bazasange Abanyamisirikazi baturanye n'abo bacumbikiye, babasabe imyambaro n'ibintu bikozwe mu ifeza no mu izahabu. Muzabyambike abahungu banyu n'abakobwa banyu. Bityo mube mutwaye ubutunzi bw'Abanyamisiri.” Musa abaza Uhoraho ati: “None se nibatanyemera ntibite ku byo mvuga ngo ntiwambonekeye?” Uhoraho aramubaza ati: “Icyo ufite mu ntoki ni iki?” Musa aramusubiza ati: “Ni inkoni.” Uhoraho aramubwira ati: “Yijugunye hasi.” Musa arayijugunya ihinduka inzoka, ayibonye ariruka. Uhoraho aramubwira ati: “Rambura ukuboko uyifate umurizo.” Musa arayifata, irongera ihinduka inkoni. Uhoraho aramubwira ati: “Uzabigenze utyo kugira ngo Abisiraheli bemere ko Uhoraho Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo, yakubonekeye.” Uhoraho arongera aramubwira ati: “Shyira ikiganza mu gituza.” Musa arakihashyira, agikuyemo asanga kirwaye cyeruruka nk'urubura. Uhoraho aramubwira ati: “Subiza ikiganza mu gituza.” Musa agisubizamo, yongeye kugikuramo asanga cyakize. Uhoraho ni ko kumubwira ati: “Nibatemezwa n'ikimenyetso cya mbere ngo bakumvire, bazemezwa n'ikimenyetso cya kabiri. Nibatemezwa n'ibyo bimenyetso byombi ngo bakumvire, uzavome amazi yo muri Nili uyasuke imusozi imbere yabo, azahinduka amaraso.” Ariko Musa abwira Uhoraho ati: “Nyagasani, sinzi kuvuga neza nta n'ubwo nabyigeze, ndetse n'ubu tuvugana nta kirahinduka. Sintebuka mu magambo kandi mvuga ntegwa.” Uhoraho aramubaza ati: “Ni ko ye, ni nde waremye umunwa w'umuntu? Ni nde utuma umuntu aba ikiragi cyangwa igipfamatwi? Ni nde utuma umuntu areba cyangwa aba impumyi? Si jyewe Uhoraho? Ngaho rero genda, nzakubwira ibyo uzavuga ngushoboze no kubivuga.” Musa aramusubiza ati: “Nyagasani, mbabarira urebe undi utuma.” Uhoraho asubiza Musa arakaye ati: “Ufite mwene so Aroni w'Umulevi uzi kuvuga neza. Azagusanganira yishimire kukubona. Uzajya umubwira ibyo avuga, nanjye nzabashoboza mwembi kuvuga icyo nshaka, kandi mbigishe ibyo muzakora. Azakubera umuvugizi abe nk'umunwa, nawe umubere nk'Imana, umubwire ibyo avuga. Kandi uzitwaze iyo nkoni kugira ngo uzayikoreshe ibimenyetso.” Nuko Musa asubira kwa sebukwe Yetiro, aramubwira ati: “Ndifuza kujya mu Misiri kureba ko bene wacu bakiriho.” Yetiro aramusubiza ati: “Genda amahoro!” Musa akiri i Midiyani, Uhoraho aramubwira ati: “Subira mu Misiri kuko abashakaga kukwica bose batakiriho.” Musa ashyira umugore n'abana ku ndogobe, afata na ya nkoni Imana yamubwiye kwitwaza, agenda yerekeza mu Misiri. Uhoraho abwira Musa ati: “Dore naguhaye ububasha bwo gukora ibitangaza. Nugera mu Misiri uzabikorere imbere y'umwami. Nanjye nzanangira umutima we, maze ye kureka Abisiraheli bagenda. Uzamumbwirire uti: ‘Abisiraheli ni umwana wanjye w'impfura, narakubwiye ngo umureke ajye kundamya ariko uranga. Ni yo mpamvu ngiye kwica umwana wawe w'impfura.’ ” Bakiri mu rugendo, Uhoraho abasanga aho baraye ashaka kwica Musa. Sipora ni ko gufata ibuye rityaye akeba umuhungu we, agahu akebyeho agakoza ku birenge bya Musa. Aramubwira ati: “Umbereye umugabo w'amaraso.” Nuko Uhoraho aramureka. Sipora yabwiye umugabo we atyo kubera ugukebwa k'umwana we. Hagati aho Uhoraho abwira Aroni ati: “Jya mu butayu usanganire Musa.” Aragenda amusanga ku musozi w'Imana, aramuhobera. Musa abwira Aroni amagambo yose Uhoraho yari yamutumye, n'ibyerekeye ibitangaza byose yari yamutegetse gukora. Musa na Aroni bajya mu Misiri bakoranya abakuru bose b'Abisiraheli. Nuko Aroni abatekerereza ibyo Uhoraho yari yabwiye Musa byose, Musa na we abereka bya bimenyetso. Abisiraheli baremera, maze bumvise ko Uhoraho azi amagorwa yabo akaba agiye kubarokora, barapfukama baramuramya. Hanyuma Musa na Aroni bajya kubonana n'umwami wa Misiri, baramubwira bati: “Uhoraho Imana y'Abisiraheli aravuze ati: ‘Reka ubwoko bwanjye bugende, bujye kunkorera iminsi mikuru mu butayu.’ ” Umwami arabasubiza ati: “Uhoraho uwo ni nde kugira ngo mbe namwumvira ndeke Abisiraheli bagende? Sinzi Uhoraho, kandi Abisiraheli sinzabareka ngo bagende.” Musa na Aroni barongera bati: “Uhoraho ni Imana yacu twebwe Abaheburayi kandi yaratubonekeye, none tureke tujye mu butayu ahantu h'urugendo rw'iminsi itatu, tumutambire ibitambo. Naho ubundi yaturimbuza icyorezo cyangwa inkota.” Umwami arababaza ati: “Musa na Aroni mwe, kuki mushaka ko abantu bareka imirimo yabo? Nimusubire ku mirimo yanyu! Tumaze kugira inkoreragahato zihagije none namwe murazibuza gukora!” Uwo munsi, umwami ategeka abatware b'Abanyamisiri bakoreshaga Abisiraheli imirimo y'agahato, kimwe n'Abisiraheli bari bahagarikiye imirimo ati: “Ntimuzongere kuzanira abantu ibyatsi byo kuvanga n'icyondo babumbisha amatafari nka mbere, bazajye babyishakira ubwabo. Mubategeke kubumba umubare w'amatafari nk'uwo bari basanzwe babumba, ntimubagabanyirizeho na rimwe. Abisiraheli ni abanebwe, ni yo mpamvu basakuza bati: ‘Reka tujye gutambira Imana yacu ibitambo!’ Nimwongēre imirimo y'agahato bakoraga, babure uko bita ku magambo y'ibinyoma!” Abo batware n'abahagarikiye imirimo baragenda babwira Abisiraheli bati: “Umwami yavuze ko mutazongera guhabwa ibyatsi, ni mwe mugomba kubyishakira kandi nta kintu na gito kizagabanuka ku kazi kanyu.” Nuko Abisiraheli bakwira igihugu cyose cya Misiri bashaka ibyatsi bari bakeneye. Abakoresha babo barabahataga bababwira bati: “Nimubumbe umubare w'amatafari mwategetswe ku munsi, nk'uko mwajyaga mubigenza mugihabwa ibyatsi!” Ndetse abo batware b'Abanyamisiri bagakubita Abisiraheli bari bahagarikiye imirimo, bavuga bati: “Kuki muri iyi minsi yombi mutuzuza umubare w'amatafari ungana n'uwo mwategetswe mbere?” Abo Bisiraheli bahagarikiye imirimo basanga umwami, baramutakambira bati: “Databuja, kuki watugenje utya? Abantu bawe ni abagome, batwima ibyatsi ariko bakatubwira kubumba amatafari kandi bakadukubita!” Arabasubiza ati: “Muri abanebwe bikabije! Ni yo mpamvu mushaka kujya gutambira Uhoraho ibitambo. Hoshi nimusubire ku kazi! Nta byatsi muzahabwa kandi muzajya mubumba amatafari mwategetswe.” Abo Bisiraheli bari bahagarikiye imirimo babona ko bari mu makuba, kuko bari bategetswe gukomeza kubumba buri munsi umubare w'amatafari ungana n'uwo babumbaga mbere. Bavuye ibwami basanga Musa na Aroni babategereje. Babwira Musa na Aroni bati: “Uhoraho abarebe, abacire urubanza. Mubonye ngo muratuma umwami n'abatware be batwanga urunuka, kandi mukabaha urwitwazo rwo kutwica!” Nuko Musa ajya gutakambira Uhoraho ati: “Nyagasani, kuki wagiriye nabi ubu bwoko? Ni iki cyatumye untuma ino? Kuva nabwira umwami wa Misiri ibyo wantumye, yagiriye nabi ubwoko bwawe, nyamara ntabwo wigeze uburengera!” Uhoraho asubiza Musa ati: “Ugiye kwirebera icyo nzakorera uwo mwami wa Misiri. Nzamuhata areke Abisiraheli bagende, ndetse muhate abirukane bamuvire mu gihugu!” Imana irongera ibwira Musa iti: “Ndi Uhoraho. Nabonekeye Aburahamu na Izaki na Yakobo mbabwira ko nitwa Imana Nyirububasha, ariko sinababwira ko irindi zina ryanjye ari Uhoraho. Nagiranye na bo Isezerano ryo kubaha igihugu cya Kanāni, babagamo ari abanyamahanga. Numvise kandi amaganya y'Abisiraheli bakandamijwe n'Abanyamisiri, maze nibuka Isezerano ryanjye. None genda umbwirire Abisiraheli uti: ‘Ndi Uhoraho. Nzabakura mu mirimo y'agahato mukoreshwa n'Abanyamisiri. Nzabacunguza ububasha bukomeye kandi mpane ababakandamije. Nzabagira ubwoko bwanjye maze mbabere Imana. Muzamenya ko ndi Uhoraho Imana yanyu, igihe nzaba mbakuye mu mirimo y'agahato Abanyamisiri babakoresha. Nzabajyana mu gihugu narahiye kuzaha Aburahamu na Izaki na Yakobo, nkibahe ho gakondo. Ni jye Uhoraho ubivuze!’ ” Nuko Musa abibwira Abisiraheli, ariko ntibabyemera kubera ko imirimo y'agahato yari yaratumye biheba. Uhoraho abwira Musa ati: “Genda ubwire umwami wa Misiri areke Abisiraheli bave mu gihugu cye!” Ariko Musa asubiza Uhoraho ati: “Dore n'Abisiraheli banze kunyumvira, none umwami wa Misiri yanyumvira ate kandi ntazi kuvuga neza?” Uhoraho abwira Musa na Aroni kujya kureba Abisiraheli n'umwami wa Misiri, kugira ngo babamenyeshe ko Uhoraho ategetse ko Abisiraheli bava muri icyo gihugu. Dore abatware b'imiryango ya ba sekuruza. Abahungu ba Rubeni impfura ya Yakobo ni Hanoki na Palu, na Hesironi na Karumi. Abo ni bo bitiriwe imiryango y'abakomoka kuri Rubeni. Abahungu ba Simeyoni ni Yemuweli na Yamini na Ohadi, na Yakini na Sohari na Shawuli, yabyaranye n'Umunyakanānikazi. Abo ni bo bitiriwe imiryango y'abakomoka kuri Simeyoni. Abahungu ba Levi ni Gerishoni na Kehati na Merari. Levi yapfuye amaze imyaka ijana na mirongo itatu n'irindwi. Dore amazina y'abakomoka ku bahungu be. Abakomoka kuri Gerishoni ni Libuni na Shimeyi n'imiryango yabo. Abahungu ba Kehati ni Amuramu na Yisehari, na Heburoni na Uziyeli. Kehati yapfuye amaze imyaka ijana na mirongo itatu n'itatu. Abahungu ba Merari ni Mahili na Mushi. Abo ni bo bitiriwe imiryango y'abakomoka kuri Levi. Amuramu arongora nyirasenge Yokebedi, babyarana Aroni na Musa. Amuramu yapfuye amaze imyaka ijana na mirongo itatu n'irindwi. Abahungu ba Yisehari ni Kōra na Nefegi na Zikiri. Abahungu ba Uziyeli ni Mishayeli na Elisafani na Sitiri. Aroni arongora Elisheba umukobwa wa Aminadabu akaba na mushiki wa Nahasoni, babyarana Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari. Abahungu ba Kōra ni Asiri na Elikana na Abiyasafu. Abo ni bo bitiriwe imiryango y'abakomoka kuri Kōra. Eleyazari mwene Aroni arongora umwe mu bakobwa ba Putiyeli, babyarana Finehasi. Abo ni bo batware b'amazu y'Abalevi. Aroni na Musa ni bo Uhoraho yategetse gukura y'Abisiraheli mu gihugu cya Misiri, bakurikije imiryango yabo. Ni na bo babwiye umwami wa Misiri ngo areke Abisiraheli bagende. Igihe Uhoraho yavuganiraga na Musa mu Misiri, yaramubwiye ati: “Ndi Uhoraho. Ubwire umwami wa Misiri icyo ngutuma cyose.” Musa aramusubiza ati: “Umwami yanyumva ate kandi ntazi kuvuga neza?” Uhoraho abwira Musa ati: “Nk'uko mvugira mu kanwa k'abahanuzi banjye, ni ko uzabwirira umwami wa Misiri mu kanwa ka mukuru wawe Aroni. Uzabwira Aroni ibyo nzagutegeka byose na we abibwire umwami wa Misiri, kugira ngo areke Abisiraheli bave mu gihugu cye. Nanjye nzanangira umutima w'umwami, kandi nzakorera ibimenyetso n'ibitangaza byinshi mu Misiri. Umwami ntazabitaho, ariko nzahanisha Misiri ibihano bikomeye maze ngoboke ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli, mbavane mu Misiri nkurikije imiryango yabo. Ubwo ni bwo Abanyamisiri bazamenya Uhoraho uwo ari we.” Musa na Aroni babigenza nk'uko Uhoraho yabibategetse. Igihe bavuganaga n'umwami wa Misiri, Musa yari amaze imyaka mirongo inani avutse, naho Aroni amaze mirongo inani n'itatu. Uhoraho abwira Musa na Aroni ati: “Umwami wa Misiri nababwira gukora igitangaza, uzabwire Aroni uti: ‘Fata inkoni yawe uyijugunye hasi imbere y'umwami.’ Izahinduka inzoka.” Musa na Aroni basanga umwami bakora uko Uhoraho yabibategetse. Aroni ajugunya inkoni ye imbere y'umwami n'ibyegera bye, ihinduka inzoka. Nuko umwami ahamagaza abanyabwenge n'abashitsi n'abanyabugenge bo mu Misiri, na bo babigenza batyo bakoresheje ubugenge bwabo. Bose bajugunya inkoni zabo hasi zihinduka inzoka, ariko iya Aroni imira izabo! Nyamara umwami arinangira, ntiyita kuri Musa na Aroni. Byagenze nk'uko Uhoraho yari yabivuze. Uhoraho abwira Musa ati: “Dore umwami wa Misiri yinangiye yanga kureka ubwoko bwanjye ngo bugende. Ejo umwami azajya ku ruzi rwa Nili, none uzazinduke witwaze ya nkoni yigeze guhinduka inzoka, ujye kuhamutegerereza. Uzamubwire uti: ‘Uhoraho Imana y'Abaheburayi yakuntumyeho ngo ureke ubwoko bwe bujye mu butayu kumuramya, ariko kugeza ubu ntiwigeze umwumvira. None dore ibizakumenyesha Uhoraho uwo ari we: iyi nkoni nitwaje ngiye kuyikubitisha aya mazi ya Nili, ahinduke amaraso. Amafi yo mu ruzi azapfa, amazi yarwo anuke maze Abanyamisiri bananirwe kuyanywa.’ ” Uhoraho arongera abwira Musa ati: “Uzabwire Aroni afate inkoni ye ayitunge ku mazi yo mu Misiri, ayo mu migezi no mu miyoboro no mu bidendezi, mbese ahari amazi hose. Amazi yose yo mu Misiri n'ayo mu bikoresho bitari bimwe azahinduka amaraso.” Musa na Aroni bagenza uko Uhoraho yabategetse. Musa abangura inkoni ye akubitira amazi ya Nili imbere y'umwami n'ibyegera bye. Amazi yose ya Nili ahinduka amaraso. Amafi yo mu ruzi arapfa, amazi yarwo aranuka maze Abanyamisiri bananirwa kuyanywa. Amaraso akwira igihugu cyose cya Misiri. Ariko abanyabugenge bo mu Misiri na bo babigenza batyo bakoresheje ubugenge bwabo, kandi umwami akomeza kwinangira umutima, ntiyita kuri Musa na Aroni. Byagenze nk'uko Uhoraho yari yabivuze. Umwami aritahira nk'aho ari nta cyabaye! Abanyamisiri bose bafukura mu mpande za Nili bashaka amazi yo kunywa, kuko batashoboraga kunywa ayo mu ruzi. Amazi ya Misiri amaze guhinduka amaraso, hahise iminsi irindwi. Hanyuma Uhoraho atuma Musa ngo abwire umwami ati: “Reka ubwoko bwanjye bujye kundamya. Niba ugikomeje kwanga kuburekura, igihugu cyawe nzagiteza ibikeri. Uruzi rwa Nili ruzuzura ibikeri, maze bizamuke byuzure mu ngoro yawe, bigere no mu cyumba uryamamo ndetse no ku buriri bwawe! Bizagera mu mazu y'ibyegera byawe no mu y'abaturage. Bizagera mu maziko yawe no mu nkono zawe, ndetse bizakuzuraho byuzure no ku byegera byawe no kuri rubanda.” Uhoraho ategeka Musa ngo abwire Aroni ati: “Rambura ukuboko utunge inkoni yawe ku migezi no ku miyoboro no ku bidendezi, kugira ngo ibikeri bivemo byuzure igihugu cya Misiri.” Nuko Aroni arambura ukuboko agutunga ku mazi yo mu Misiri, maze ibikeri bivamo byuzura mu gihugu. Ariko abanyabugenge bakoresheje ubugenge bwabo, na bo batuma ibikeri bigwira mu gihugu. Umwami ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati: “Nimwinginge Uhoraho ku bwanjye no ku bw'abantu banjye adukize ibi bikeri, ni bwo nzareka ubwoko bwe bujye kumutambira ibitambo.” Musa abwira umwami ati: “Ndemera kukwingingira Uhoraho, none umbwire igihe nagusengera wowe n'ibyegera byawe n'abantu bawe. Ni bwo ibikeri bizava mu mazu yanyu, bisigare muri Nili gusa.” Aramusubiza ati: “Uzabikore ejo.” Musa aramubwira ati: “Nzabikora kugira ngo umenye ko nta wuhwanye n'Uhoraho Imana yacu. Ibikeri bizava mu mazu yanyu no ku byegera byawe no ku bantu bawe, bisigare muri Nili gusa.” Musa na Aroni bava ibwami. Musa yinginga Uhoraho ngo akize umwami ibikeri yatejwe. Uhoraho akora ibyo Musa yari amusabye, ibikeri birapfa bishira mu mazu no mu ngo no mu mirima. Babirunda ibirundo n'ibirundo, igihugu gihinduka umunuko. Umwami wa Misiri abonye habonetse agahenge arinangira, ntiyita kuri Musa na Aroni. Byagenze nk'uko Uhoraho yari yabivuze. Uhoraho ategeka Musa ngo abwire Aroni ati: “Fata inkoni yawe uyikubite hasi, umukungugu wo mu gihugu cyose cya Misiri urahinduka inda.” Nuko Aroni akubita inkoni ye hasi, umukungugu wo mu gihugu cyose cya Misiri uhinduka inda. Zuzura ku bantu no ku matungo. Abanyabugenge na bo bakoresha ubugenge bwabo bagerageza guhindura umukungugu inda, ariko birabananira. Inda zikomeza kuzura ku bantu no ku matungo. Abanyabugenge babwira umwami bati: “Ibi byo byakozwe n'Imana!” Nyamara akomeza kwinangira, ntiyita kuri Musa na Aroni. Byagenze nk'uko Uhoraho yari yabivuze. Uhoraho abwira Musa ati: “Ejo umwami azajya ku ruzi, none uzazinduke umumbwirire uti: ‘Reka ubwoko bwanjye bujye kundamya. Nutabureka ngo bugende nzaguteza ibibugu, wowe n'ibyegera byawe n'abantu bawe, ndetse bizagera no mu mazu yawe n'ay'abantu bawe, bizimagize n'ubutaka bw'aho mutuye hose. Ariko sinzatuma bigera mu ntara ya Gosheni kuko ari ho ubwoko bwanjye butuye, bityo uzamenya ko ari jye Uhoraho ubikoze. Nzahagarara ku bwoko bwanjye naho ubwawe mbureke. Icyo kimenyetso kizabaho ejo.’ ” Uhoraho abigenza nk'uko yabivuze. Ibibugu byinshi cyane byinjira mu ngoro y'umwami no mu mazu y'ibyegera bye, bikwira no mu Misiri, igihugu cyose kibura amahoro. Umwami ahamagaza Musa na Aroni arababwira ati: “Nimugende mujye gutambira Imana yanyu ibitambo, ariko mubitambire muri iki gihugu!” Musa aramusubiza ati: “Ntidushobora kugenza dutyo, kuko amatungo dutambirira Uhoraho Imana yacu Abanyamisiri bayaziririza. Babonye tuyatamba batwicisha amabuye. Tuzajya mu butayu ahantu h'urugendo rw'iminsi itatu, abe ari ho dutambirira Uhoraho Imana yacu ibitambo nk'uko azabitubwira.” Umwami arabasubiza ati: “Nzabareka mujye mu butayu gutambirira Uhoraho Imana yanyu ibitambo, ariko ntimuzajye kure. Ngaho nimunsabire!” Musa aramusubiza ati: “Nkimara kuva hano ndasaba Uhoraho, kugira ngo ejo ibibugu bizakuveho, bive no ku byegera byawe no ku bantu bawe. Ariko ntuzongere kutubeshya ngo utubuze kujya gutambirira Uhoraho ibitambo!” Musa ava ibwami ajya kwambaza Uhoraho. Uhoraho akora ibyo Musa yamusabye, ibibugu biva ku mwami no ku byegera bye no ku bantu be, ntihasigara na kimwe. Ubwo na bwo umwami wa Misiri yongera kwinangira, ntiyareka Abisiraheli ngo bagende. Uhoraho ategeka Musa kujya kubwira umwami ati: “Uhoraho Imana y'Abaheburayi aravuze ati: ‘Reka ubwoko bwanjye bujye kundamya.’ Niwanga ko bugenda ugakomeza kubukumira, Uhoraho azateza icyorezo gikomeye amatungo yawe: amafarasi n'indogobe n'ingamiya, n'amashyo n'imikumbi. Icyo cyorezo kizagera ku matungo y'Abanyamisiri, ariko Uhoraho azahagarara ku y'Abisiraheli he gupfa na rimwe. Uhoraho yavuze igihe bizabera ati: ‘Ejo ni ho nzabikora mu gihugu cyawe.’ ” Bukeye Uhoraho akora ibyo yavuze, amatungo y'Abanyamisiri arapfa, ariko mu y'Abisiraheli ntihapfa na rimwe. Umwami agenzuye asanga mu matungo y'Abisiraheli nta na rimwe ryapfuye. Ariko akomeza kwinangira, ntiyareka Abisiraheli ngo bagende. Uhoraho abwira Musa na Aroni ati: “Nimujyane umurayi wo mu itanura wuzuye amashyi, maze Musa awutumurire imbere y'umwami. Uwo murayi uzatumuka nk'umukungugu ukwire mu Misiri hose, maze utere umuntu wese n'itungo ryose uzagwaho ibishyute bizaturikamo ibisebe.” Musa na Aroni bajyana umurayi wo mu itanura, maze Musa awutumurira imbere y'umwami. Utera abantu n'amatungo ibishyute biturikamo ibisebe. Nuko abanyabugenge ntibashobora kongera guhangana na Musa, kuko bari barembejwe n'ibishyute kimwe n'abandi Banyamisiri bose. Ariko Uhoraho anangira umutima w'umwami ntiyita kuri Musa na Aroni. Byagenze nk'uko Uhoraho yari yabibwiye Musa. Uhoraho abwira Musa ngo azinduke ajye kubwira umwami ati: “Uhoraho Imana y'Abaheburayi aravuze ati: ‘Reka ubwoko bwanjye bujye kundamya. Naho ubundi wowe n'ibyegera byawe n'abantu bawe, ndabateza icyorezo gikomeye cyane. Ni bwo uzamenya ko ku isi nta wuhwanye nanjye. Mba naraguteje indwara ikakurimburana n'abantu bawe, ariko narakwihoreye kugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, kandi bitume menyekana ku isi yose. Nyamara urakomeza kubuza ubwoko bwanjye kugenda. Ni cyo gituma ejo nk'iki gihe nzagusha urubura rukaze, rutigeze rugwa kuva Misiri yabaho kugeza ubu. None ubwire abantu bacyure amatungo yawe n'ibyo ufite hanze byose, babyugamishe. Urubura ruzica icyo ruzasanga hanze cyose, yaba umuntu cyangwa itungo.’ ” Bamwe mu byegera by'umwami bumvise ijambo ry'Uhoraho baratinya, bugamisha abagaragu babo n'amatungo yabo. Naho abatitaye ku ijambo ry'Uhoraho, babirekera mu gasozi. Nuko Uhoraho abwira Musa ati: “Tunga ukuboko kwawe ku ijuru, maze urubura rugwe mu gihugu cyose cya Misiri, rugwe ku bantu no ku matungo no ku bimera byose.” Musa atunga inkoni ye ku ijuru maze Uhoraho ahindisha inkuba, imirabyo irarabya, agusha urubura mu gihugu cya Misiri. Hagwa urubura rukomeye ruvanze n'imirabyo myinshi, bitigeze kubaho mu mateka ya Misiri. Mu gihugu cyose urubura rwica ibyari hanze byose, abantu n'amatungo, rwangiza n'imyaka yose yari mu mirima n'ibiti byose. Mu ntara ya Gosheni yari ituwe n'Abisiraheli ni ho honyine urubura rutaguye. Umwami wa Misiri ahamagaza Musa na Aroni arababwira ati: “Ubu bwo nacumuye, Uhoraho ni we uri mu kuri naho jye n'abantu banjye twarafuditse. None nimunsabire Uhoraho arekere aho gukubitisha inkuba no kugusha urubura, nanjye sinzongera kubabuza ndabareka mugende.” Musa aramusubiza ati: “Nimara kuva mu mujyi ndasenga Uhoraho mutegeye amaboko, nta nkuba yongera guhinda, nta n'urubura rwongera kugwa. Ubwo ni bwo umenya ko isi ari iy'Uhoraho. Nyamara nzi ko wowe n'ibyegera byawe mutarubaha Uhoraho Imana.” Urubura rwononnye ibimera bivamo ubudodo byari bifite uruyange, n'ingano za bushoki zari zeze. Ariko izindi ngano zitinda kwera nta cyo zabaye. Musa ava ibwami asohoka mu mujyi maze asenga Uhoraho amutegeye amaboko, inkuba n'urubura birekera aho, n'imvura irahita. Umwami abonye ko nta mvura n'inkuba n'urubura bikiriho, arongera aracumura. We n'ibyegera bye bakomeza kwinangira, ntiyareka Abisiraheli ngo bagende. Byagenze nk'uko Uhoraho yatumye Musa. Uhoraho abwira Musa ati: “Subira ibwami kuko ari jye wanangiye umutima w'umwami n'uw'ibyegera bye, kugira ngo mbereke ibimenyetso bitangaje. Bityo muzatekerereze abana banyu n'abuzukuru banyu, ibyo bimenyetso nakoreye mu Banyamisiri n'uko nabagenje, ndetse muzamenye ko ari jye Uhoraho.” Musa na Aroni basanga umwami baramubwira bati: “Uhoraho Imana y'Abaheburayi aravuze ati: ‘Uzageza ryari kwanga kwicisha bugufi imbere yanjye? Reka ubwoko bwanjye bujye kundamya. Nukomeza kwanga kurekura ubwoko bwanjye, ejo nzateza igihugu cyawe inzige. Zizazimagiza ubutaka ku buryo butazagaragara. Zizarya ibyasigaye bitangijwe n'urubura, zirye n'ibiti byose byo mu mirima yanyu. Zizuzura mu mazu yawe n'ay'ibyegera byawe byose, n'ay'abandi Banyamisiri bose. Zizatera icyago gikomeye ba so na ba sokuruza batigeze babona mu Misiri.’ ” Nuko Musa ava ibwami. Ibyegera by'umwami biramubwira biti: “Uriya mugabo azakomeza kuduteza ibyago kugeza ryari? Reka abagabo b'Abisiraheli bajye kuramya Uhoraho Imana yabo. Ese nturamenya ko Misiri yarimbutse?” Umwami ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati: “Ngaho nimujye kuramya Uhoraho Imana yanyu, ariko mumbwire n'abo muzajyana.” Musa aramusubiza ati: “Tuzajyana n'abana bacu n'abasaza bacu, n'abahungu bacu n'abakobwa bacu, n'imikumbi yacu n'amashyo yacu, kuko tugomba kwizihiza iminsi mikuru y'Uhoraho.” Arababwira ati: “Ayo mahirwe mwayakura he ngo mbareke mwijyanire n'abana banyu? Biraboneka ko mufite imigambi mibi! Ntabwo mbemerera. Nihagende abagabo bonyine baramye Uhoraho kuko ari cyo mwasabye.” Nuko birukana Musa na Aroni ibwami. Uhoraho abwira Musa ati: “Ramburira ukoboko kwawe ku gihugu cya Misiri, giterwe n'inzige zirye ibimera byose urubura rwasize.” Musa aramburira inkoni ye ku gihugu cya Misiri, maze Uhoraho atuma umuyaga uturutse iburasirazuba wiriza umunsi ukesha ijoro ugihuha. Bwakeye uwo muyaga umaze kuhageza inzige, zuzura uturere twose twa Misiri. Inzige zingana zityo ntizigeze zigwa mbere y'icyo gihe, nta n'izizongera kugwa. Izo nzige zizimagiza ubutaka bwose burijima, zirya ibimera byose n'imbuto z'ibiti urubura rwasize, ku buryo mu Misiri nta kibabi cyangwa icyatsi cyahasigaye. Bidatinze umwami wa Misiri atumiza Musa na Aroni, arababwira ati: “Nacumuye ku Uhoraho Imana yanyu, namwe mbacumuraho. None mwongere mumbabarire igicumuro cyanjye. Nimunsabire Uhoraho Imana yanyu ankize iki cyorezo.” Nuko Musa ava ibwami, asaba Uhoraho. Uhoraho atuma umuyaga w'inkubi uturutse iburengerazuba, ujyana inzige uziroha mu Nyanja Itukura, ntihagira uruzige na rumwe rusigara mu gihugu cyose cya Misiri. Ariko Uhoraho akomeza kunangira umutima w'umwami wa Misiri, maze umwami ntiyareka Abisiraheli ngo bagende. Uhoraho abwira Musa ati: “Tunga ukuboko kwawe ku ijuru hacure umwijima mu Misiri, umwijima utuma abantu barindagira.” Musa atunga ukuboko kwe ku ijuru, nuko mu minsi itatu hacura umwijima w'icuraburindi mu gihugu cyose cya Misiri. Mu minsi itatu ntihagira ubasha kureba mugenzi we cyangwa ngo ave aho ari, ariko aho Abisiraheli bose bari batuye harabonaga. Umwami ahamagaza Musa aramubwira ati: “Nimugende mujye kuramya Uhoraho mujyane n'abana banyu, imikumbi yanyu n'amashyo yanyu mube ari byo musiga.” Musa aramusubiza ati: “Ntidushobora kugenda tudafite amatungo yo gutambira Uhoraho Imana yacu ibitambo bisanzwe n'ibikongorwa n'umuriro. Amatungo yacu yose tuzayajyana tudasize na rimwe, kuko ari yo tuzakuramo ayo gutambira Uhoraho Imana yacu. Ntidushobora kumenya icyo tugomba kumutambira tutaragera aho yatubwiye.” Ariko Uhoraho anangira umutima w'umwami, maze umwami ntiyemera ko bagenda. Umwami abwira Musa ati: “Mva mu maso! Ntuzongere kumpinguka imbere. Umunsi wagarutse aha nzakwica!” Musa aramusubiza ati: “Ibyo uvuze ni byo koko. Sinzongera kuguhinguka imbere.” Uhoraho yari yarabwiye Musa ati: “Ngiye guteza umwami wa Misiri n'abaturage be icyago cya nyuma. Ni bwo azabareka mugende, ndetse azabirukana ino burundu. None bwira Abisiraheli ari umugabo ari umugore asabe umuturanyi we, ibintu bikozwe mu ifeza no mu izahabu.” Nuko Uhoraho atuma Abanyamisiri bareba neza Abisiraheli, ndetse ibyegera by'umwami n'abandi Banyamisiri bubaha Musa cyane. Musa akomeza kubwira umwami ati: “Uhoraho aravuze ati: ‘Mu gicuku ndahita mu Misiri, abana b'abahungu b'impfura bose bapfe, kuva ku muhungu w'umwami uganje ku ngoma kugeza ku muhungu w'umuja upfukamye inyuma y'urusyo, ndetse n'uburiza bwose bw'amatungo burapfa. Igihugu cya Misiri cyose kizacura umuborogo, utarigeze ubaho kandi utazongera kubaho. Ariko mu Bisiraheli, nta n'imbwa iri bumokere umuntu cyangwa itungo.’ Bityo muzamenya ko Uhoraho adafata kimwe Abisiraheli n'Abanyamisiri. Ibi byegera byawe byose bizansanga bimpfukamire, binyinginga biti: ‘Genda, wowe n'abantu bawe bose muri kumwe.’ Icyo gihe ni bwo nzagenda.” Musa ava ibwami arakaye cyane. Uhoraho yari yarabwiye Musa ati: “Umwami wa Misiri ntazita ku byo muzavuga, bizatume nkora ibitangaza byinshi mu gihugu cye.” Musa na Aroni bakoreye ibyo bitangaza byose imbere y'umwami, ariko Uhoraho yari yamunangiye umutima, umwami ntiyareka Abisiraheli bava mu gihugu cye. Musa na Aroni bakiri mu Misiri, Uhoraho arababwira ati: “Uku kwezi ni ko kuzababera ukwa mbere k'umwaka. Mubwire Abisiraheli ko ku itariki ya cumi y'uku kwezi, buri rugo rugomba gushaka umwana w'intama cyangwa w'ihene. Niba abo mu rugo rumwe ari bake ku buryo badashobora kumara iryo tungo, basangire n'ab'urugo baturanye. Bazahitemo iryo tungo bakurikije umubare w'abazarisangira. Bazahitemo isekurume y'intama cyangwa y'ihene itarengeje umwaka, kandi idafite inenge. Bazayigumane kugeza ku itariki ya cumi na kane y'uku kwezi. Ku mugoroba w'uwo munsi Abisiraheli bose bazice ayo masekurume. Bazafate ku maraso bayasīge ku mpande zose z'ibizingiti by'umuryango wa buri nzu, bazariramo iyo sekurume. Iryo joro bazarye inyama zokeje, bazirishe imigati idasembuye n'imboga zirura. Ntibazarye inyama mbisi cyangwa zitetse, ahubwo bazarye izokeje gusa. Bazotse itungo ryose uko ryakabaye, n'igihanga n'iminono n'ibyo mu nda. Ntibazagire inyama baraza, izizasigara bazazitwike. Bazazirye biteguye kugenda. Bazabe bakenyeye, bambaye inkweto, bafashe n'inkoni mu ntoki, kandi bazazirye vuba vuba. Uko ni ko bazanyizihiriza Pasika. “Iryo joro nzahita mu Misiri nice abahungu bose b'impfura, n'uburiza bwose bw'amatungo. Jyewe Uhoraho nzahinyuza ibigirwamana byose by'Abanyamisiri. Amaraso muzasīga ku miryango azagaragaza amazu muzaba murimo. Nimbona ayo maraso nzabahitaho he kugira icyorezo kibageraho, ubwo nzaba nica Abanyamisiri. Uwo munsi uzababere umunsi mukuru w'urwibutso rw'ibyo jyewe Uhoraho nabakoreye. Muzajye muwizihiza uko ibihe bihaye ibindi, bibe itegeko ridakuka.” Uhoraho arakomeza ati: “Uwo munsi muzakure umusemburo wose mu mazu yanyu, mumare iminsi irindwi murya imigati idasembuye. Muri iyo minsi, umuntu uzarya umugati usembuye azacibwe mu Bisiraheli. Ku munsi wa mbere no ku wa karindwi w'icyo cyumweru, muzajye mugira ikoraniro ryo kundamya. Kuri iyo minsi yombi ntihakagire umurimo mukora, uretse uwo gutegura ibyo murya. “Muzajye mwizihiza iminsi mikuru y'imigati idasembuye, mwibuka umunsi nzaba nakuye imiryango yanyu mu gihugu cya Misiri. Muzajye muwizihiza uko ibihe bihaye ibindi, bibe itegeko ridakuka. Kuva ku itariki ya cumi na kane y'ukwezi kwa mbere nimugoroba, kugeza ku ya makumyabiri n'imwe y'uko kwezi nimugoroba, muzarye imigati idasembuye. Muri iyo minsi irindwi muzakure umusemburo wose mu mazu yanyu, kuko umuntu uzarya umugati usembuye, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe, azacibwa mu Bisiraheli. Ntimuzarye rero imigati isembuye, aho muzaba mutuye hose muzarye imigati idasembuye.” Musa akoranya abakuru bose b'Abisiraheli, arababwira ati: “Nimugende, buri rugo rutoranye intama cyangwa ihene, maze ruyice kugira ngo mwizihize Pasika. Amaraso yayo muyaregereze mu rweso, maze mufate umushandiko w'utwatsi twitwa hisopo muwukozemo, hanyuma muyasīge ku mpande zose z'ibizingiti by'imiryango, kandi ntihagire n'umwe wo muri mwe usohoka kugeza mu gitondo. Uhoraho naza kwica Abanyamisiri akabona amaraso ku bizingiti by'imiryango yanyu, arihitira ye gutuma umumarayika urimbura yinjira mu mazu yanyu ngo abice. Mwebwe n'abazabakomokaho, muzubahirize iryo tegeko uko ibihe bihaye ibindi. Nimumara kugera mu gihugu Uhoraho yabasezeranyije, muzakomeze uwo muhango. Abana banyu nibababaza bati: ‘Uwo muhango mukora usobanura iki?’, muzabasubize muti: ‘Turatambira Uhoraho igitambo cya Pasika, kitwibutsa ko Uhoraho yahise ku mazu y'Abisiraheli mu Misiri akaturokora, igihe yicaga Abanyamisiri.’ ” Nuko Abisiraheli bose barunama baramya Uhoraho, hanyuma baragenda. Abisiraheli babigenza nk'uko Uhoraho yategetse Musa na Aroni. Mu gicuku Uhoraho yica abana b'impfura bose b'Abanyamisiri, kuva ku mpfura y'umwami uganje ku ngoma kugeza ku mpfura y'imfungwa iri muri gereza, yica n'uburiza bw'amatungo. Iryo joro umwami wa Misiri n'ibyegera bye ndetse n'Abanyamisiri bose barabyuka, bacura umuborogo kuko nta rugo na rumwe rutari rwapfushije umuntu. Butaracya umwami ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati: “Ngaho nimumvire mu gihugu mujyane n'Abisiraheli bose, mujye kuramya Uhoraho nk'uko mwabisabye. Nimujyane n'imikumbi yanyu n'amashyo yanyu nk'uko mubyifuza, kandi muzansabire umugisha!” Abanyamisiri bashushubikanya Abisiraheli ngo babavire mu gihugu, kuko bavugaga bati: “Nimutagenda turashira.” Abisiraheli bafata amapanu yariho imigati idasembuye bari batangiye gutegura, bayapfunyika mu myenda yabo, bayatwara ku ntugu. Abisiraheli bari bagenje nk'uko Musa yababwiye, bari basabye Abanyamisiri imyambaro n'ibintu bikozwe mu ifeza no mu izahabu. Uhoraho yatumye Abanyamisiri bareba neza Abisiraheli, babaha ibyo babasabye. Uko ni ko Abisiraheli batwaye ubutunzi bw'Abanyamisiri. Abisiraheli bavuye i Ramesesi bataha i Sukoti bagenda n'amaguru. Bari nk'ibihumbi magana atandatu hatabariwemo abagore n'abana, bajyana n'imikumbi myinshi n'amashyo menshi. Abantu benshi b'amoko atari amwe bajyana na bo. Ya mitsima bari batangiye gutegura bakiri mu Misiri, bayitekamo utugati tudasembuye kuko bari birukanywe mu Misiri huti huti, ntibabone uko bashaka impamba. Abisiraheli bamaze mu Misiri imyaka magana ane na mirongo itatu. Umunsi uheruka w'iyo myaka magana ane na mirongo itatu, ni ho ubwoko bw'Uhoraho bwavuye mu Misiri bukurikije imiryango yabwo. Ijoro ryabanjirije ukuvanwa mu Misiri kw'Abisiraheli, Uhoraho yarabarinze. Ni yo mpamvu ari ijoro ryeguriwe Uhoraho, kugira ngo bajye baryibuka uko ibihe bihaye ibindi. Uhoraho abwira Musa na Aroni ati: “Dore amabwiriza yerekeye Pasika: ntihakagire umunyamahanga urya ku byagenewe Pasika. Niba mufite inkoreragahato mwaguze ikaba yarakebwe, izabiryeho. Umunyamahanga utuye muri mwe, ari ubakorera cyangwa uwikorera, ntazabiryeho. Ibya Pasika muzabirire mu nzu byateguriwemo, inyama z'igitambo ntimuzazisohokane, kandi ntimuzavune amagufwa yacyo. Ubwoko bwose bw'Abisiraheli bujye bwizihiza Pasika. Umunyamahanga utuye muri mwe nashaka kuyizihiza ku bwo kubaha Uhoraho, mujye mubanza mukebe abo mu rugo rwe bose b'igitsinagabo. Ni bwo azabarwa nk'Umwisiraheli agashobora kwizihiza Pasika. Ariko ntihakagire uw'igitsinagabo utakebwe uyiryaho. Abisiraheli n'abanyamahanga bazaba batuye muri mwe, mwese muzagengwa n'itegeko rimwe.” Abisiraheli bose babigenza nk'uko Uhoraho yari yategetse Musa na Aroni. Uwo munsi Uhoraho akura Abisiraheli mu gihugu cya Misiri, akurije imiryango yabo. Uhoraho abwira Musa ati: “Nimunyegurire abana b'abahungu b'impfura bose bo mu Bisiraheli, munyegurire n'uburiza bwose bw'amatungo.” Musa abwira abantu ati: “Mujye mwibuka umunsi Uhoraho yabakuye mu Misiri aho mwari inkoreragahato, ahabakuje ububasha bwe. Muzarye imigati idasembuye mwizihiza uyu munsi muvuyeyo, muri uku kwezi kwa Abibu. Muzakomeze kugenza mutyo, igihe Uhoraho azaba abagejeje mu gihugu azabaha nk'uko yabisezeranyije ba sokuruza, igihugu cy'Abanyakanāni n'Abaheti n'Abamori, n'Abahivi n'Abayebuzi, igihugu gitemba amata n'ubuki. Muzamare iminsi irindwi murya imigati idasembuye, maze ku munsi wa karindwi muzakorere Uhoraho umunsi mukuru. Muzarye imigati idasembuye muri iyo minsi yose uko ari irindwi, icyo gihe ntihazaboneke imigati isembuye cyangwa umusemburo mu gihugu cyanyu cyose. Muri iyo minsi mikuru muzasobanurire abana banyu, ko ari iyo kwibuka ibyo Uhoraho yabakoreye ubwo mwavaga mu Misiri. Bityo iyo minsi mikuru izababere urwibutso, kimwe n'uko mwagira ikimenyetso ku maboko cyangwa ku gahanga. Izabibutsa kuvuga no kuzirikana Amategeko y'Uhoraho wabakuje mu Misiri ububasha bwe. Muzajye mwubahiriza iri tegeko mu gihe cyaryo uko umwaka utashye.” Musa akomeza kubwira abantu ati: “Uhoraho namara kubageza mu gihugu cya Kanāni kandi akakibaha, nk'uko yabibasezeranyiye mwebwe na ba sokuruza, muzature Uhoraho abahungu banyu bose b'impfura, n'uburiza bwose bw'igitsinagabo bwo mu matungo yanyu. Uburiza bw'indogobe ntimuzabutanga, mu cyimbo cyabwo muzajye mutanga umwana w'intama cyangwa mubwice mubuvunnye ijosi. Naho abahungu banyu b'impfura muzajye mubacungura. “Mu gihe kizaza abana banyu nibabaza icyo uwo muhango usobanura, muzabasubize muti: ‘Uhoraho yadukuje ububasha bwe mu Misiri aho twari inkoreragahato. Umwami wa Misiri yanze kuturekura, maze Uhoraho yica abahungu b'impfura bose b'Abanyamisiri, yica n'uburiza bw'amatungo yabo. Ni yo mpamvu tumutambira uburiza bwose bw'amasekurume bwo mu matungo yacu, naho impfura zacu z'abahungu tukazicungura.’ Bityo uwo muhango uzababere urwibutso, kimwe n'uko mwagira ikimenyetso ku maboko cyangwa ku gahanga. Uzabibutsa ko Uhoraho yadukuje mu Misiri ububasha bwe.” Umwami wa Misiri amaze kurekura Abisiraheli, Imana ntiyabacisha mu muhanda unyura mu Bufilisiti nubwo ari ho hari hafi. Yari izi ko abantu bashobora gutinya kurwana, bakisubiraho bakagaruka mu Misiri. Ni yo mpamvu yabanyujije mu nzira ya kure, ica mu butayu igana ku Nyanja y'Uruseke. Abisiraheli bavuye mu Misiri bakurikije imiryango yabo. Musa ajyana amagufwa ya Yozefu kuko yari yararahije bene Isiraheli ati: “Igihe Imana izabagoboka, amagufwa yanjye ntimuzayasige ino muzayajyane.” Abisiraheli bava i Sukoti barara Etamu hafi y'ubutayu. Ku manywa Uhoraho yabagendaga imbere ari mu nkingi y'igicu kugira ngo abayobore, nijoro akabagenda imbere ari mu nkingi y'umuriro kugira ngo abamurikire. Bityo bagashobora kugenda ku manywa na nijoro. Ku manywa inkingi y'igicu ntiyabavaga imbere, na nijoro inkingi y'umuriro ntiyabavaga imbere. Uhoraho abwira Musa ati: “Bwira Abisiraheli basubire inyuma, bashinge amahema ku nkombe y'inyanja imbere y'i Pihahiroti, hagati ya Migidoli n'inyanja, hafi ya Bāli-Sefoni. Umwami wa Misiri azibwira ko Abisiraheli bahabiye mu Misiri, ubutayu bukabazitira. Nzamunangira umutima maze abakurikire. Ariko nzamutsinda we n'ingabo ze zose mpabwe ikuzo. Bityo Abanyamisiri bazamenya uwo ndi we.” Abisiraheli babigenza nk'uko Uhoraho yabivuze. Umwami wa Misiri yumva ko Abisiraheli bagiye, maze we n'ibyegera bye bisubiraho baravuga bati: “Twakoze ibiki? Ubonye ngo tureke Abisiraheli bagende kandi badukoreraga!” Bategura igare ry'umwami, bateguza n'ingabo ze, bajyana n'amagare y'intambara yose yo mu Misiri, harimo magana atandatu akomeye, buri gare ririmo umusirikari mukuru uriyoboye. Uhoraho anangira umutima w'umwami wa Misiri, akurikira Abisiraheli bari bavuye mu Misiri barinzwe n'Uhoraho. Ingabo zose z'Abanyamisiri ziri ku mafarasi no mu magare y'intambara, zikurikira Abisiraheli zibafatira hafi y'i Pihahiroti, imbere y'i Bāli-Sefoni, aho bari bashinze amahema ku nkombe y'inyanja. Abisiraheli babonye umwami wa Misiri n'ingabo ze, bagira ubwoba bwinshi maze batakira Uhoraho. Babwira Musa bati: “Mbega ibyo wadukoreye! Kuki washatse ko dupfira mu butayu? Ese nta mva ziri mu Misiri? Tukiri mu Misiri ntitwakubwiye ngo utureke dukorere Abanyamisiri? Ese ibyo ntibyari kuturutira gupfira mu butayu?” Musa arabasubiza ati: “Mwitinya nimukomere! Iri joro muri bwirebere ukuntu Uhoraho abakiza. Bariya Banyamisiri mureba ntimuzongera kubabona ukundi. Nimuhumure, Uhoraho ni we uri bubarwanirire!” Uhoraho abwira Musa ati: “Ni iki gituma untakira? Bwira Abisiraheli bakomeze urugendo! Rambura inkoni yawe hejuru y'inyanja amazi yigabanyemo kabiri, maze Abisiraheli bace mu nyanja hagati nk'abagenda ku butaka. Nanjye ngiye kunangira umutima w'Abanyamisiri babakurikire. Ngiye gutsinda umwami wa Misiri n'ingabo ze zose ndetse n'abarwanira mu magare no ku mafarasi, maze mpabwe ikuzo. Nimara kubatsinda nzahabwa ikuzo, kandi Abanyamisiri bazamenya uwo ndi we.” Umumarayika w'Imana wagendaga imbere y'Abisiraheli aherako ajya inyuma yabo, inkingi y'igicu na yo ibajya inyuma, ihagarara hagati yabo n'Abanyamisiri ijoro ryose. Abisiraheli ibabera urumuri, naho Abanyamisiri ibabera umwijima. Bityo iryo joro ryose abashyamiranye ntibegerana. Musa arambura ukuboko hejuru y'inyanja. Iryo joro ryose, Uhoraho ahuhisha umuyaga ukomeye uturutse iburasirazuba usubiza amazi inyuma, inyanja yigabanyamo kabiri, hagati y'ayo mazi yombi hasigara ubutaka. Abisiraheli bambukira kuri ubwo butaka, amazi ameze nk'urukuta iburyo n'ibumoso. Abanyamisiri bagenderaga ku mafarasi n'abari mu magare y'intambara, bakurikira Abisiraheli mu nyanja rwagati. Bujya gucya, Uhoraho ari mu nkingi y'umuriro n'igicu areba ingabo z'Abanyamisiri, zicikamo igikuba. Uhoraho atuma ibiziga by'amagare yabo bifatwa mu cyondo, ku buryo yagendaga biruhanyije cyane. Abanyamisiri baravugana bati: “Nimureke duhunge! Uhoraho araturwanya arengera Abisiraheli.” Nuko Uhoraho abwira Musa ati: “Rambura ukuboko hejuru y'inyanja maze amazi arenge ku Banyamisiri, abagendera mu magare no ku mafarasi!” Musa abigenza nk'uko Uhoraho yabitegetse. Maze mu museke inyanja isubira mu mwanya wayo, Abanyamisiri bagerageje guhunga bahura n'amazi abarengaho. Uhoraho abarimburira atyo mu nyanja. Amazi arenga ku magare no ku mafarasi, ntiharokoka n'umwe mu ngabo zose z'umwami wa Misiri zari zinjiye mu nyanja zikurikiye Abisiraheli. Ariko Abisiraheli bari bambutse inyanja bagenda ku butaka, amazi ameze nk'urukuta iburyo n'ibumoso. Uwo munsi Uhoraho akiza Abisiraheli Abanyamisiri, babona intumbi z'Abanyamisiri zigandagaje ku nkombe z'inyanja. Babona ububasha Uhoraho yakoresheje agatsinda Abanyamisiri, nuko baramwubaha cyane, bamugirira icyizere we n'umugaragu we Musa. Musa n'Abisiraheli baririmbira Uhoraho indirimbo bagira bati: “Reka ndirimbire Uhoraho kuko yatsinze bitangaje, yaroshye mu nyanja amafarasi n'abayagenderagaho! Uhoraho ni we munyambaraga undwanirira, ndamuririmba, ni we wankijije. Ni Imana yanjye, nzamuhimbaza, ni Imana ya data, nzamuhesha ikuzo. Uhoraho ni intwari ku rugamba, Uhoraho ni ryo zina rye. Yaroshye mu nyanja amagare n'ingabo by'umwami wa Misiri, abatware b'ingabo z'ingenzi yabaroshye mu Nyanja y'Uruseke. Baguye ikuzimu nk'ibuye, amazi menshi abarengaho. “Uhoraho, mbega ukuntu ufite ikuzo n'imbaraga! Uhoraho, ukuboko kwawe kw'iburyo kwajanjaguye abanzi! Ububasha bwawe burahebuje, utsinda abahagurukiye kukurwanya. Uburakari bwawe buragurumana, bubakongora nk'ibikenyeri. Warahumetse amazi arirundanya, yarakomeye amera nk'urukuta, ikuzimu mu nyanja harakomera. “Abanzi bacu baravuze bati: ‘Tuzabakurikira tubafate, tuzigabanya iminyago twimare agahinda. Tuzakura inkota tubice!’ Ariko warahumetse inyanja ibarengaho. Barohamye nk'ubutare mu mazi menshi. “Uhoraho, nta yindi mana ihwanye nawe. Nta we mwahwanya icyubahiro n'ubuziranenge! Ufite igitinyiro n'ikuzo kandi ukora ibitangaza. Warambuye ukuboko kw'iburyo, isi imira bunguri abanzi bacu. Wacunguye ubwoko bwawe, wabuyoboranye urukundo n'imbaraga, uzabujyana mu gihugu witoranyirije. Amahanga azumva ibyo wakoze ahinde umushyitsi, Abafilisiti ubwoba buzabataha. Abatware ba Edomu bazakangarana, ibikomangoma by'i Mowabu bizahinda umushyitsi, Abanyakanāni bose bazacika intege. Bazashya ubwoba batinye, Uhoraho, bazabona imbaraga zawe nyinshi bajunjame, bazareka ubwoko bwawe wacunguye buhite. Uhoraho, uzabujyana ku musozi wawe bwite, uzabutuza ahantu witunganyirije ngo uhature, Nyagasani, ni ho uziyubakira Inzu yawe. Uhoraho, uganje ku ngoma iteka ryose!” Abagendera ku mafarasi n'abagendera mu magare y'intambara b'umwami wa Misiri binjiye mu nyanja, maze Uhoraho abarenzaho amazi. Naho Abisiraheli baciye hagati mu nyanja bagenda ku butaka. Umuhanuzikazi Miriyamu mushiki wa Aroni afata ishakwe, abagore bose baramukurikira, bagenda babyina kandi bavuza amashakwe. Miriyamu agaterera abantu agira ati: “Nimuririmbire Uhoraho kuko yatsinze bitangaje, yaroshye mu nyanja amafarasi n'abayagenderagaho!” Nuko Musa ayobora Abisiraheli bava ku Nyanja y'Uruseke, berekeza mu butayu bwa Shuru. Bagenda iminsi itatu batarabona amazi. Bageze i Mara bahabona amazi ariko ntibabasha kuyanywa kuko yaruraga. Ni cyo cyatumye hitwa Mara. Abantu bitotombera Musa, bavuga bati: “Turanywa iki?” Musa atakambira Uhoraho, Uhoraho amwereka igiti. Musa akijugunya mu mazi, ntiyongera kurura. Aho ni ho Uhoraho yabahereye amategeko n'amabwiriza, ni na ho yabageragereje. Arababwira ati: “Ni jye Uhoraho Imana yanyu. Nimwita ku cyo mbabwira mugakora ibintunganiye, mukumvira amabwiriza mbaha mugakurikiza amateka natanze, nta ndwara nzigera mbateza mu zo nateje Abanyamisiri. Ni jye Uhoraho ubakiza indwara.” Hanyuma bagera Elimu, bahasanga amasōko cumi n'abiri n'imikindo mirongo irindwi. Nuko bashinga amahema hafi y'amazi. Abisiraheli bose bava Elimu bagera mu butayu bwa Sini, buri hagati ya Elimu n'umusozi wa Sinayi. Bagerayo ku itariki ya cumi n'eshanu y'ukwezi kwa kabiri k'umwaka baviriye mu Misiri. Muri ubwo butayu, Abisiraheli bose bitotombera Musa na Aroni bati: “N'iyo Uhoraho atwicira mu Misiri aho twari dufite inyama n'imigati byo kurya tugahaga! Kuki mwatuzanye muri ubu butayu ngo twese tuhicirwe n'inzara?” Nuko Uhoraho abwira Musa ati: “Ndabagushiriza ibyokurya biturutse mu ijuru nk'imvura. Buri munsi abantu bazajya batoragura ibyo bakeneye kurya uwo munsi. Bityo nzamenya kandi niba banyumvira. Ku munsi ubanziriza isabato, bazajya batoragura incuro ebyiri z'ibyo basanzwe batoragura ku yindi minsi.” Musa na Aroni babwira Abisiraheli bose bati: “Uyu mugoroba muri bumenye ko ari Uhoraho wabakuye mu Misiri, kandi mu gitondo muzabona ikuzo rye. Yumvise mumwitotombera, ntabwo ari twe mwitotombera!” Musa arakomeza ati: “Uhoraho ari bubahe inyama zo kurya uyu mugoroba, naho mu gitondo azabaha imigati muyihage kuko yumvise mumwitotombera. Ntabwo ari twe mwitotombera, ahubwo ni Uhoraho.” Musa abwira Aroni ati: “Bwira Abisiraheli bose bakoranire imbere y'Uhoraho kuko yumvise kwitotomba kwabo.” Aroni agiha iryo koraniro amabwiriza, abantu babona ikuzo ry'Uhoraho ribonekeye mu gicu hejuru y'ubutayu. Uhoraho abwira Musa ati: “Numvise kwitotomba kw'Abisiraheli. None babwire ko nimugoroba bari burye inyama, na mu gitondo bazarya imigati bayihage. Bityo bazamenya ko ndi Uhoraho Imana yanyu.” Nimugoroba inturumbutsi zigwa mu nkambi zirahazimagiza, mu gitondo ikime kiratonda kizenguruka inkambi. Ikime gishize, mu butayu hasi hasigara utuntu duto cyane dusa nk'isukari. Abisiraheli babonye utwo tuntu turabayobera, barabazanya bati: “Utu ni uduki?” Musa arababwira ati: “Ni imigati Uhoraho abahaye ngo murye, kandi yategetse ko umuntu wese atoragura ibimuhagije, nka litiro ebyiri kuri buri muntu uri mu ihema rye.” Abisiraheli babigenza batyo. Bamwe batoragura byinshi abandi bike, maze barabipima kugira ngo uwatoraguye byinshi yongerere uwatoraguye bike. Buri wese atwara ibimuhagije. Musa arababwira ati: “Ntimugomba kubiraza ngo bigeze mu gitondo.” Ariko bamwe ntibamwumvira barabiraza, mu gitondo basanga byaguye inyo, binuka. Musa arabarakarira. Buri gitondo umuntu wese yatoraguraga ibimuhagije, ku gasusuruko ibisigaye bigashonga. Ku munsi ubanziriza isabato, abantu batoragura incuro ebyiri z'ibyo basanzwe batoragura, ni ukuvuga nka litiro enye kuri buri muntu. Abakuru b'Abisiraheli baza kubibwira Musa. Nuko arababwira ati: “Uko ni ko Uhoraho yabivuze. Ejo ni umunsi w'ikiruhuko, ni isabato y'Uhoraho. Mwotse cyangwa muteke icyo mushaka, ibisigaye mubibike kugeza ejo mu gitondo.” Babigenza nk'uko Musa yabibategetse, ibyasigaye bigeza mu gitondo bitaguye inyo, ndetse bitanutse. Musa arababwira ati: “Mubirye uyu munsi. Nta byo mushobora kubona ku gasozi, kuko uyu munsi ari isabato y'Uhoraho. Muzajye mubitoragura mu minsi itandatu, naho ku munsi wa karindwi ari wo sabato, ntabizaboneka.” Nyamara ku munsi wa karindwi, abantu bamwe bajya kubitoragura ariko ntibabibona. Uhoraho abaza Musa ati: “Muzageza ryari mwanga kumvira amabwiriza yanjye n'amategeko yanjye? Impamvu mbaha imigati y'iminsi ibiri ku wa gatandatu, ni ukugira ngo mwubahirize isabato nabahaye. Ntihakagire uva iwe ku munsi wa karindwi, buri wese ajye aguma aho ari.” Nuko Abisiraheli baruhuka ku munsi wa karindwi. Ibyo byokurya Abisiraheli babyita manu. Iyo manu yari umweru ujya gusa na soya, yaryohaga nk'utugati turimo ubuki. Musa aravuga ati: “Dore ibyo Uhoraho yategetse: ‘Nimwuzuze litiro ebyiri za manu mu rwabya, muzibikire abazabakomokaho kugira ngo bazabone ibyokurya nabagaburiye mu butayu, ubwo nabakuraga mu gihugu cya Misiri.’ ” Nuko Musa abwira Aroni ati: “Fata urwabya ushyiremo litiro ebyiri za manu, urubike imbere y'Uhoraho kugira ngo ab'ibihe bizaza bazayibone.” Nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa, Aroni yaje kubika urwo rwabya iruhande rw'ibisate by'amabuye byari byanditsweho Amategeko. Abisiraheli bariye manu imyaka mirongo ine, kugeza igihe bagereye ku mupaka w'igihugu gituwe n'Abanyakanāni. Litiro ebyiri za manu ni kimwe cya cumi cy'urugero bapimishaga rwitwa efa. Abisiraheli bose bava mu butayu bwa Sini, bagenda bimura inkambi zabo nk'uko Uhoraho yabategetse. Bageze i Refidimu bahashinga amahema, ariko ntibahabona amazi yo kunywa. Abantu batonganya Musa, baramubwira bati: “Duhe amazi yo kunywa.” Musa arabasubiza ati: “Murantonganyiriza iki? Kuki mushaka kugerageza Uhoraho?” Abantu bahicirwa n'inyota, bakomeza kwitotombera Musa bavuga bati: “Kuki wadukuye mu Misiri? Mbese washatse kutwicisha inyota, twebwe n'abana bacu n'amatungo yacu?” Musa atakambira Uhoraho ati: “Aba bantu mbagenze nte? Hasigaye gato bakantera amabuye!” Uhoraho abwira Musa ati: “Toranya bamwe mu bakuru b'Abisiraheli mujyane, kandi witwaze ya nkoni wakubitishije uruzi rwa Nili. Nanjye ndahagarara imbere yawe ku rutare ruri ku musozi wa Horebu, urukubite ruravamo amazi abantu bayanywe.” Musa abigenza atyo, abakuru b'Abisiraheli babireba. Musa yita aho hantu Masa na Meriba, kuko Abisiraheli bamutonganyije kandi bakagerageza Uhoraho bavuga bati: “Mbese Uhoraho ari muri twe cyangwa ntahari?” Abisiraheli bakiri i Refidimu, Abamaleki barabatera. Musa abwira Yozuwe ati: “Toranya ingabo ejo muzajye kuturwanyiriza Abamaleki, nanjye nzaba mpagaze mu mpinga y'umusozi mfite ya nkoni Imana yambwiye kwitwaza.” Yozuwe ajya kurwanya Abamaleki nk'uko Musa yabimubwiye, naho Musa na Aroni na Huri barazamuka bajya mu mpinga y'umusozi. Iyo Musa yazamuraga ukuboko Abisiraheli baratsindaga, yakumanura Abamaleki bagatsinda. Amaboko ya Musa amaze kuruha, Aroni na Huri bamuzanira ibuye aryicaraho, bashyigikira amaboko ye umwe ahagaze iburyo undi ibumoso. Bityo akomeza kuzamura amaboko ye, kugeza ubwo izuba rirenga. Nuko Yozuwe yicisha inkota ingabo z'Abamaleki. Uhoraho abwira Musa ati: “Andika iby'uko mwatsinze bye kuzibagirana kandi ubyumvishe Yozuwe. Nzatsemba Abamaleki be kuzongera kwibukwa ukundi.” Musa yubaka urutambiro, arwita “Uhoraho ni ibendera ryanjye”. Nuko aravuga ati: “Kubera ko Abamaleki batinyutse kurwanya ingoma y'Uhoraho, na we azabarwanya iteka ryose.” Yetiro umutambyi w'Abamidiyani akaba na sebukwe wa Musa, yumva ibyo Imana yagiriye Musa n'ubwoko bwayo bw'Abisiraheli, yumva n'uko yabakuye mu Misiri. Yetiro asanga Musa ajyanye na Sipora, umugore wa Musa yari yarohereje kwa se. Sipora yari kumwe n'abahungu be bombi. Uw'impfura Musa yari yaramwise Gerushomu agira ati: “Nahungiye mu mahanga.” Undi yari yaramwise Eliyezeri agira ati: “Imana ya data yambereye umutabazi inkiza umwami wa Misiri.” Yetiro na Sipora n'abo bahungu be bombi bagera mu butayu, aho Musa yari ashinze ihema ku musozi w'Imana. Atuma kuri Musa ko amuzaniye umugore we n'abahungu be bombi. Musa arasohoka asanganira sebukwe, aramwunamira aramuhobera, bamaze gusuhuzanya binjira mu ihema. Musa atekerereza sebukwe ibintu byose Uhoraho yagiriye umwami wa Misiri n'abaturage be, abahōra Abisiraheli, amutekerereza n'ingorane zose bagiriye mu nzira Uhoraho akazibakuramo. Yetiro ashimishwa cyane n'ibyiza Uhoraho yakoreye Abisiraheli akabakiza Abanyamisiri. Nuko aravuga ati: “Nihasingizwe Uhoraho wabakijije umwami wa Misiri n'abantu be, akabakura mu maboko y'Abanyamisiri. Noneho menye ko Uhoraho aruta izindi mana zose, kuko yabyerekanye igihe yatsindaga Abanyamisiri bari barakandamije ubwoko bwe.” Nuko Yetiro atambira Imana igitambo gikongorwa n'umuriro, n'ibindi bitambo. Aroni n'abakuru bose b'Abisiraheli baza gusangirira na we imbere y'urutambiro. Bukeye Musa atangira gukemura ibibazo bya rubanda, abantu baba benshi birirwa bamutegereje kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. Sebukwe abibonye abaza Musa ati: “Kuki ukora utyo? Kuki uca imanza wenyine? Urabona aba bantu bose birirwa bagutegereje kuva mu gitondo kugeza nimugoroba!” Musa aramusubiza ati: “Ni ukubera ko abantu bifuza kumenya ibyo Imana ishaka. Iyo bafite icyo bapfa baza kumburanira nkabacira urubanza, nkabamenyesha amateka y'Imana n'amategeko yayo.” Sebukwe aramubwira ati: “Ubwo buryo si bwiza. Wowe n'abo bantu baza kukureba mwese muzananirwa, akazi ni kenshi ntushobora kugakora wenyine. Umva inama nkugira kandi Imana iyigufashirizemo. Ujye ukomeza uhagararire abantu imbere y'Imana no kuyigezaho ibibazo byabo. Ujye ubigisha amateka n'amategeko yayo, ubasobanurire uko bagomba kwifata n'icyo bagomba gukora. Uzatoranye n'abagabo b'inyangamugayo bubaha Imana, biringirwa kandi badakunda ruswa, maze ubahe gutwara abantu ibihumbi, abandi amagana, abandi mirongo itanu, abandi icumi. Bajye bacira rubanda imanza igihe bibaye ngombwa, bajye bagushyikiriza ibibazo bikomeye gusa, naho ibyoroheje babyikemurire. Bityo muzajya mufatanya bikorohereze umuruho. Nubigenza utyo kandi bikaba bihuje n'ibyo Imana ishaka, bizakuruhura kandi abo bantu bose batahe ibibazo byabo bikemuwe.” Musa akurikiza inama sebukwe yamugiriye. Atoranya mu Bisiraheli bose abagabo b'inyangamugayo, abaha gutegeka abantu. Bamwe baba abatware b'ibihumbi, abandi b'amagana, abandi ba mirongo itanu, abandi b'icumi. Bacira rubanda imanza igihe bibaye ngombwa, ibibazo bikomeye bakabishyikiriza Musa, naho ibyoroheje bakabikemura ubwabo. Musa asezerera sebukwe, arataha. Musa azamuka umusozi kugira ngo abonane n'Imana. Uhoraho amuhamagara ari mu mpinga, aramubwira ati: “Ubwire abakomoka kuri Yakobo ari bo Bisiraheli uti: ‘Mwiboneye uko nagenje Abanyamisiri, n'ukuntu namwe nabazanye nk'uko ikizu giheka abana bacyo ku mababa. None nimunyumvira mukubahiriza Isezerano nzagirana namwe, muzaba ubwoko bwanjye bw'umwihariko natoranyije mu mahanga yose. Isi yose ni iyanjye, ariko mwebwe muzambere igihugu cy'abatambyi, muzambere n'abantu baziranenge.’ Ngayo amagambo umbwirira Abisiraheli.” Musa aragenda ahamagaza abakuru b'Abisiraheli, ababwira ibyo Uhoraho yamutumye byose. Abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati: “Ibyo Uhoraho yavuze byose tuzabikora.” Nuko Musa abibwira Uhoraho. Uhoraho abwira Musa ati: “Nzaza aho uri ndi mu gicu kibuditse, kugira ngo abantu bumve mvugana nawe, maze bajye bahora bakugirira icyizere.” Nuko Musa asubiriramo Uhoraho igisubizo cy'abantu, Uhoraho aramubwira ati: “Genda ubwire abantu bitunganye uyu munsi n'ejo, bamese n'imyambaro yabo kugira ngo ejobundi bazabe biteguye. Uwo munsi jyewe Uhoraho nzamanukira ku musozi wa Sinayi, abantu bose bambone. Uzabashyirireho urubibi ahazengurutse uwo musozi, maze ubabwire uti: ‘Mwirinde kuzamuka uyu musozi cyangwa kwegera ku rugabano rwawo. Uzawegera azapfa. Nta wuzamukoraho, ahubwo azicishwe amabuye cyangwa bamurase imyambi, niriba n'itungo muzarigenze mutyo.’ Impanda nivuga, ni bwo bamwe bazashobora kuzamuka umusozi.” Musa aramanuka asanga abantu, arababwira baritunganya, bamesa n'imyambaro yabo. Arababwira ati: “Ejobundi muzabe mwiteguye, kandi ntimuzaryamane n'abagore banyu.” Mu gitondo cy'umunsi babwiwe, inkuba zirakubita, imirabyo irarabya, igicu kibuditse gitwikira umusozi maze ihembe riravuga cyane, abantu bose bo mu nkambi bahinda umushyitsi. Musa asohora abantu mu nkambi bajya gusanganira Imana, bakoranira munsi y'umusozi. Umusozi wa Sinayi wari wuzuye umwotsi, kuko Uhoraho yari yawumanukiyeho ari mu muriro, umwotsi ucumba nk'uw'itanura. Umusozi wose uratigita, ijwi ry'ihembe rirushaho kuvuga cyane. Musa yaravugaga, Imana ikamusubiriza mu ijwi ry'inkuba. Uhoraho amanukira mu mpinga y'umusozi wa Sinayi, ahamagara Musa. Musa arazamuka arahamusanga. Uhoraho aramubwira ati: “Manuka wihanangirize abantu be kurenga urubibi ngo banyitegereze, naho ubundi benshi bazapfa. Ndetse n'abatambyi ntibakanyegere batihumanuye, kugira ngo ntabica.” Musa abwira Uhoraho ati: “Abantu ntibashobora kuzamuka kuri uyu musozi, kuko wadutegetse gushyiraho urubibi rwerekana ko wawiyeguriye.” Uhoraho aramusubiza ati: “Manuka maze uzamukane na Aroni. Ariko abatambyi n'abandi bantu be kurenga urubibi baza aho ndi, kugira ngo ntabica.” Nuko Musa aramanuka abibwira abantu. Imana ivuga aya magambo yose iti: “Ndi Uhoraho Imana yawe, nagukuye mu Misiri aho wari inkoreragahato. “Ntugasenge izindi mana, ahubwo ujye unsenga jyenyine. “Ntukiremere ikigirwamana cyangwa ishusho isengwa y'ibiri mu ijuru, cyangwa ku butaka, cyangwa mu mazi. Ntukabipfukamire kandi ntukabiyoboke. Jyewe Uhoraho Imana yawe ndi Imana ifuha, mpana abanyanga n'abana babo n'abuzukuru babo ndetse n'abuzukuruza babo, ariko abankunda bagakurikiza amabwiriza yanjye, mbagirira neza bo n'ababakomokaho imyaka itabarika! “Ntugakoreshe izina ryanjye mu buryo budakwiriye, kuko jyewe Uhoraho Imana yawe ntazabura guhana ukoresha izina ryanjye atyo. “Ujye wibuka umunsi w'isabato uwunyegurire. Imirimo yawe yose ujye uyikora mu minsi itandatu, ariko uwa karindwi ni isabato yanjye, jyewe Uhoraho Imana yawe. Ntukagire icyo ukora kuri uwo munsi, wowe ubwawe cyangwa umuhungu wawe, cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe, cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe, cyangwa umunyamahanga uba iwawe. Uzaziririze isabato utyo, kuko jyewe Uhoraho naremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose mu minsi itandatu, ariko ku munsi wa karindwi nkaruhuka. Ni yo mpamvu nahaye umugisha umunsi wa karindwi nkawiyegurira. “Ujye wubaha so na nyoko, bityo uzarama mu gihugu mbahaye, jyewe Uhoraho Imana yawe. “Ntukice. “Ntugasambane. “Ntukibe. “Ntukabeshyere abandi. “Ntukifuze inzu y'undi muntu, cyangwa umugore we, cyangwa umugaragu we, cyangwa umuja we, cyangwa inka ye, cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi cyose atunze.” Abantu bose bumvise inkuba zikubita n'ihembe rivuga, babonye n'imirabyo n'umusozi ucumbeka, bahagarara kure baradagadwa. Babwira Musa bati: “Ube ari wowe utubwira ni ho twumva, ariko Imana ye kutuvugisha tudapfa.” Musa arababwira ati: “Mwitinya! Imana yaje kubagerageza kugira ngo mujye mutinya gukora icyaha.” Abantu bahagarara kure, ariko Musa yegera igicu cyijimye Imana yarimo. Uhoraho abwira Musa ati: “Ubwire Abisiraheli uti: Mwabonye uko navuganye namwe ndi mu ijuru. None rero ntimukamparike ibigirwamana bikozwe mu ifeza cyangwa mu izahabu. “Muzanyubakire urutambiro rw'igitaka rwo gutambiraho amatungo yanyu ho ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'iby'umusangiro. Nzajya mbaha umugisha muri ahantu hose nzabashyiriraho kundamya. Nimunyubakira urutambiro rw'amabuye ntimugakoreshe amabuye abājwe, kuko kuyabājisha ibikoresho byayahumanya. Ntimuzubake urutambiro mugeraho mwuririye ku ngazi, kugira ngo uzarwurira atazerekana ubwambure bwe.” Uhoraho akomeza kubwira Musa ati: “Dore andi mabwiriza uzabaha: “Nimugura inkoreragahato y'Umuheburayi izabakorere imyaka itandatu, mu wa karindwi izigendere yigenge, nta cyo yishyuye cyo kuyicungura. Niba mwarayiguze ari ingaragu izagende yonyine, niba yari ifite umugore bazajyane. Niba ari shebuja wayishyingiye ikahabyarira abahungu cyangwa abakobwa, umugore n'abana bazasigare ari aba shebuja, naho inkoreragahato igende yonyine. Ariko inkoreragahato nivuga iti: ‘Nkunda databuja n'umugore wanjye n'abana banjye sinshaka kubasiga’, shebuja azayijyane imbere y'abacamanza, ayihagarike ku rugi cyangwa ku bizingiti byarwo, ayipfumuze ugutwi uruhindu maze izamukorere iminsi yose yo kubaho kwayo. “Umuntu nagurisha umukobwa we ngo abe umuja, ntazapfa kuva kwa shebuja ngo agende nk'uko inkoreragahato z'igitsinagabo zigenda. Umuja nadashimisha shebuja ngo abe yamurongora, shebuja azemere hagire umucungura. Nyamara birabujijwe kumugurisha umunyamahanga, kuko byaba ari ukumugirira nabi. Namugurira kumushyingira umuhungu we, azamufate nk'umukobwa we. Umuntu naharika umuja, azakomeze amugenere ibyokurya n'imyambaro n'ibihe byo kumuraza. Natamukorera ibyo bintu uko ari bitatu, uwo muja azashobora kwigendera yigenge, nta cyo yishyuye cyo kumucungura. “Umuntu nakubita undi agapfa, azicwe. Ariko namwica bimugwiririye kubera ko namukuyeho amaboko, azahungire aho nzabereka. Nyamara namurakarira akamwica yabigambiriye, muzamufate mumwice nubwo yaba yahungiye ku rutambiro rwanjye. “Umuntu nakubita se cyangwa nyina, azicwe. “Umuntu nashimuta undi akamugurisha cyangwa akamugira inkoreragahato ye, azicwe. “Umuntu navuma se cyangwa nyina, azicwe. “Umuntu nakubita inkoreragahato ye cyangwa umuja we inkoni akamwica, agomba guhanwa. Ariko uwakubiswe namara umunsi umwe cyangwa ibiri atarapfa, shebuja ntazabihanirwe kuko azaba yaramuguze. “Abantu nibarwana bagahutaza umugore utwite akabyara atagejeje igihe ariko ntagire ikindi aba, uwamuhutaje azatange indishyi umugabo we azaba yumvikanyeho n'abacamanza. Ariko nihagira izindi ngorane ziba, uwacumuye azahanwe hakurikijwe aya mategeko: umwicanyi ajye acirwa urwo gupfa, umennye undi ijisho ajye ahanishwa kumenwa ijisho, ukuye undi iryinyo ajye ahanishwa gukurwa iryinyo, uciye ikiganza cy'undi ajye ahanishwa gucibwa ikiganza, uciye undi ikirenge ajye ahanishwa gucibwa ikirenge, uwokeje undi ajye ahanishwa kotswa, ukomerekeje undi ajye ahanishwa gukomeretswa, ukubise undi ajye ahanishwa gukubitwa. “Umuntu nakubita inkoreragahato ye cyangwa umuja we akamumena ijisho, azamureke agende yigenge kubera ijisho rye yamennye. Niba ari iryinyo ry'inkoreragahato ye cyangwa iry'umuja we yakuye, azamureke agende yigenge kubera iryinyo rye yakuye. “Impfizi niyica umugabo cyangwa umugore agapfa, izicishwe amabuye kandi he kugira uyirya, naho nyirayo ntazakurikiranwe. Ariko niba hari impfizi isanzwe yica, bakaba barabibwiye nyirayo ntayifungire mu kiraro, ikica umugabo cyangwa umugore agapfa, izicishwe amabuye, nyirayo na we yicwe. Nibamwaka indishyi kugira ngo batamwica, azatange ibyo bamwaka byose. Impfizi niyica umwana w'umuhungu cyangwa w'umukobwa, muzakurikize itegeko rimaze kuvugwa. Niyica inkoreragahato cyangwa umuja, nyirayo azariha shebuja w'uwo yishe ibikoroto mirongo itatu by'ifeza, kandi impfizi izicishwe amabuye. “Umuntu napfundura icyobo cyangwa akagicukura ntagipfundikire, inka cyangwa indogobe ikagwamo, nyir'icyo cyobo azahe nyir'itungo indishyi z'ifeza, maze intumbi y'iryo tungo ibe iye. “Impfizi y'umuntu niyica iy'undi igapfa, bazagurishe inzima bagabane ikiguzi cyayo, iyapfuye na yo bayigabane. Icyakora niba byari bizwi yuko iyo mpfizi yari isanzwe yica, nyirayo ntayifungire mu kiraro, azarihe indi mpfizi nyir'iyo mpfizi yapfuye, maze iyapfuye ibe iye. “Umuntu niyiba itungo akaribaga cyangwa akarigurisha, azarihe inka eshanu uwibwe imwe, arihe n'intama cyangwa ihene enye uwibwe imwe. “Umujura napfumura inzu nijoro agafatwa akicwa, uwamwishe ntazakurikiranwe. Ariko niyicwa ku manywa, uwamwishe azakurikiranwe. “Umujura agomba kuriha icyo yibye, yaba adafite icyo kuriha akagurishwa kugira ngo icyo yibye kirihwe. Umujura niyiba inka cyangwa indogobe cyangwa intama cyangwa ihene, nayifatanwa ikiri nzima, azayisubize nyirayo ageretseho indi. “Umuntu niyonesha umurima cyangwa imizabibu by'undi, azarihe uwonesherejwe imyaka myiza yo mu murima we, cyangwa imbuto nziza z'imizabibu ye. “Umuntu nacana umuriro ugafata uruzitiro rw'amahwa, ugatwika ingano z'umuturanyi ziri mu murima cyangwa ziri ku mirara, azarihe ibyo uwo muriro wangije. “Umuntu nabitsa mugenzi we ifeza cyangwa ibindi bintu bikibirwa iwe, umujura naboneka azabirihe abikubye kabiri. Umujura nataboneka, uwabikijwe ibyo bintu azashyikirizwe abacamanza barebe ko atari we wabyibye. Ku byerekeye imanza z'amahugu zose, ari inka cyangwa indogobe, cyangwa intama cyangwa ihene, cyangwa imyambaro cyangwa ikindi kintu cyose cyatakaye, ababuranyi bazasange abacamanza, maze uzatsindwa azahe mugenzi we icyo baburana agikubye kabiri. “Umuntu naragiza undi itungo iryo ari ryo ryose, yaba indogobe cyangwa inka, cyangwa intama cyangwa ihene, rigapfa cyangwa rikavunika cyangwa bakaryiba ari nta wureba, icyo kibazo kizakemurwe gitya: uwariragiye azarahire mu izina ry'Uhoraho ko nta cyo yatwaye itungo rya mugenzi we. Nyiraryo azabyemere, maze undi ye kugira icyo arihishwa. Ariko niryibirwa iwe, azahe nyiraryo indishyi. Niritanyagurwa n'inyamaswa, uriragiye azazane igikanka cyaryo acyerekane, bityo ye kuririhishwa. “Umuntu natira undi itungo rigakomereka cyangwa rigapfa nyiraryo adahari, azaririhe. Ariko nirikomereka cyangwa niripfa nyiraryo ahari, ntazaririhe. Ariko naba yarikodesheje azatange ikiguzi cy'ubukode gusa.” Uhoraho akomeza kubwira Musa ati: “Umugabo nashuka umwari utarasabwa akaryamana na we, azatange inkwano amurongore. Nubwo se yakwanga kumumushyingira, uwo mugabo azatange inkwano nk'izo bakwa abari. “Umunyabugengekazi azicwe. “Uzaryamana n'itungo azicwe. “Uzatambira ibitambo izindi mana zitari jyewe Uhoraho, azicwe. “Ntimukagirire nabi umunyamahanga utuye muri mwe ngo mumukandamize, mwibuke ko namwe mwabaye abanyamahanga mu Misiri. Ntimukarenganye umupfakazi n'impfubyi. Nimubarenganya bakantakira nzabumva, naho mwe mbarakarire ntume mugwa mu ntambara, abagore banyu basigare ari abapfakazi, n'abana banyu babe impfubyi. “Nimuguriza umukene wo mu bwoko bwanjye, ntimuzamwake inyungu nk'uko abandi babigenza. Nufata bugwate umwambaro w'undi muntu uzawumusubize izuba ritararenga, kuko ari wo wonyine afite wo kwifubika. Nawubura aziyorosa iki? Nantakira nzamugoboka kuko ndi umunyampuhwe. “Ntugatuke Imana kandi ntukavume umutware w'ubwoko bwawe. “Ntugatinde kuntura umuganura. “Uzanture umuhungu wawe w'impfura, uzabigenze utyo no ku buriza bw'amatungo yawe. Buzagumane na nyina iminsi irindwi, ku wa munani ubunture. “Muzambere abaziranenge. “Ntimuzarye inyama z'itungo ryishwe n'inyamaswa, muzazigaburire imbwa.” Uhoraho arakomeza ati: “Ntugakwize impuha z'ibinyoma. Ntugashyigikire abagome ngo uhamye ibitari ukuri. Ntugakore ibibi witwaje gukurikira abenshi, ntukemere kuba umugabo wo gushyigikira abenshi bagoreka urubanza. Ntukabere umuntu witwaje ko ari umukene. “Nuhura n'inka cyangwa indogobe y'umwanzi wawe yazimiye, uzayimugarurire. Nusanga umwanzi wawe afite indogobe yagwanye umutwaro ntuzamutererane, ahubwo uzamufashe kuyibyutsa. “Ntukagoreke urubanza rw'umukene. Ntukivange mu birego by'ibinyoma, ntukice umwere cyangwa intungane kuko abagome bagenza batyo mbahana. Ntukakire ruswa, kuko ihuma amaso kandi ikagoreka abantu b'intabera. “Ntimugakandamize abanyamahanga batuye muri mwe, kuko muzi neza uko bamerewe, kubera ko namwe mwabaye abanyamahanga mu Misiri. “Mu myaka itandatu ujye ubiba usarure, ariko mu wa karindwi ujye uraza imirima, kugira ngo ibyimejejemo bitunge bene wanyu b'abakene, na bo ibyo bashigaje bitunge inyamaswa. Imizabibu n'iminzenze na byo ntuzabisarure. “Ufite iminsi itandatu mu cyumweru yo gukora imirimo yawe, naho ku wa karindwi ujye uruhuka, bityo inka zawe n'indogobe zawe biruhuke, abagaragu n'abanyamahanga batuye muri mwe na bo baruhuke. “Mujye mukora ibyo mbategetse byose, ntimukiyambaze izindi mana ndetse ntimukazivuge no mu izina. “Uko umwaka utashye, muzajye mwizihiza iminsi mikuru yo kuza kundamya incuro eshatu. Mu kwezi kwa Abibu, mujye mumara iminsi irindwi mwizihiza iminsi mikuru y'imigati idasembuye nk'uko nabibategetse, kuko muri uko kwezi ari ho mwavuye mu Misiri. Ntihakagire ujya aza kundamya nta turo azanye. Kandi mujye mwizihiza iminsi mikuru y'isarura rya mbere, ari ryo ry'ibinyampeke. Mu mpera z'impeshyi, mujye mwizihiza iminsi mikuru y'isarura ry'imbuto. Muri izo ncuro eshatu, abagabo bose b'Abisiraheli bajye baza kundamya, jyewe Nyagasani Uhoraho. Muri iyo minsi mikuru, ntimugature imigati isembuye igihe muntambira ibitambo, kandi urugimbu rw'igitambo ntirukarare. “Umuganura w'ibyo musaruye mujye muwuzana mu Nzu yanjye, jyewe Uhoraho Imana yanyu. “Ntimugatekeshe umwana w'ihene amahenehene ya nyina. “Ngiye kohereza umumarayika abagende imbere abarinde mu rugendo, maze abageze mu gihugu nabateganyirije. Muzite ku byo ababwira mumwumvire, ntimuzamugomere kuko atabyihanganira kandi ari jye umutumye. Nimumwumvira mugakora ibyo mbabwira byose, nzarwanya abanzi banyu n'ababisha banyu. Umumarayika wanjye azabajya imbere abageze mu gihugu cy'Abamori n'Abaheti n'Abaperizi, n'Abanyakanāni n'Abahivi n'Abayebuzi, maze ndimbure abagituyemo. Icyakora ntimuzapfukamire ibigirwamana byabo ngo mubisenge, kandi ntimuzakurikize imigenzo yabo. Ahubwo muzatsembe ibigirwamana byabo, musenyagure inkingi z'amabuye basenga. Ni jyewe Uhoraho Imana yanyu muzasenga jyenyine, nanjye nzabaha umugisha. Nzabaha ibyokurya n'ibyokunywa kandi mbarinde indwara, mu gihugu cyanyu. Nta mugore uzakuramo inda cyangwa ngo abe ingumba, nzabaha no kuramba. “Aho muzaba mugiye kunyura hose, abahatuye nzabacamo igikuba bakangarane, abanzi banyu bose bazabahunga. Nzohereza amavubi abajye imbere yirukane Abahivi n'Abanyakanāni n'Abaheti. Icyakora sinzabirukanira icyarimwe kugira ngo igihugu kitazahinduka ishyamba, maze inyamaswa zikaba nyinshi zikababuza amahoro. Nzajya mbirukana buhoro buhoro kugeza igihe muzagwira mukazungura igihugu cyose. Imbibi zacyo ni uguhera ku Nyanja Itukura ukageza ku Nyanja ya Mediterane, no ku butayu bwa Sinayi ukageza ku ruzi rwa Efurati. Nzabaha gutsinda abagituye mubirukane. Ntimukagirane amasezerano na bo cyangwa n'ibigirwamana basenga. Ntimuzabemerere kuguma mu gihugu cyanyu batazabatera kuncumuraho, muramutse muyobotse ibigirwamana byabo mwarimbuka.” Uhoraho abwira Musa ati: “Zamuka unsange wowe na Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru mirongo irindwi b'Abisiraheli maze mundamye mukiri kure. Wowe wenyine ushobora kunyegera. Bagenzi bawe basigare aho, naho rubanda rwe kuzamuka umusozi.” Musa asanga abantu ababwira amagambo yose Uhoraho yavuze n'amategeko yatanze. Abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati: “Ibyo Uhoraho yategetse byose tuzabikurikiza.” Musa yandika amagambo yose Uhoraho yari yamubwiye. Bukeye azinduka ajya kubaka urutambiro munsi y'umusozi wa Sinayi, ashinga n'inkingi z'amabuye cumi n'ebyiri zinganya umubare n'imiryango y'Abisiraheli. Ategeka abasore gutambira Uhoraho ibitambo bikongorwa n'umuriro, batamba n'ibimasa ho ibitambo by'umusangiro. Amaraso yabyo Musa ayagabanyamo kabiri, amwe ayarekera mu nzabya, andi ayaminjagira ku rutambiro. Afata igitabo yari amaze kwandikamo Isezerano, agisomera abantu. Nuko baramubwira bati: “Ibyo Uhoraho yategetse byose tuzabikurikiza, tubishyire mu bikorwa.” Musa afata amaraso yo mu nzabya ayamisha ku bantu, arababwira ati: “Aya ni amaraso ahamya Isezerano Uhoraho yagiranye namwe, nk'uko mumaze kuryumva.” Nuko Musa azamukana na Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru mirongo irindwi b'Abisiraheli, babona Imana ya Isiraheli. Aho yari ihagaze hari hameze nk'ahashashwe ibuye rya safiro, ribengerana nk'ijuru ritagira ibicu. Abo bayobozi b'Abisiraheli barebye Imana ntiyagira icyo ibatwara, hanyuma bararya baranywa. Uhoraho abwira Musa ati: “Zamuka unsange mu mpinga kandi uhagume. Nzaguha ibisate by'amabuye nanditseho Amategeko n'amabwiriza yo kwigisha Abisiraheli.” Musa azamuka ku musozi w'Imana aherekejwe n'umufasha we Yozuwe. Yasize abwiye abakuru b'Abisiraheli ati: “Nimudutegerereze hano kugeza igihe tuzagarukira, nihavuka ikibazo muzagishyikirize Aroni na Huri.” Musa akizamuka umusozi igicu kirawubundikira, ikuzo ry'Uhoraho riboneka kuri uwo musozi wa Sinayi rirahaguma, na cya gicu gikomeza kuwubundikira. Ku munsi wa karindwi Uhoraho ahamagarira Musa muri icyo gicu. Ku Bisiraheli, ikuzo ry'Uhoraho ryasaga nk'umuriro ugurumana mu mpinga y'uwo musozi. Musa agera mu mpinga atwikiriwe n'igicu, ahamara iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine. Uhoraho abwira Musa ati: “Bwira Abisiraheli bampe umusanzu. Muzakire ikintu cyose bazabahana umutima mwiza, yaba izahabu cyangwa ifeza cyangwa umuringa. Muzakire imyenda y'isine n'iy'umuhemba n'iy'umutuku, n'iy'umweru n'iy'ubwoya bw'ihene. Muzakire impu z'intama zizigishijwe ibara ry'umutuku cyangwa izindi mpu z'agaciro, muzakire n'imbaho z'iminyinya, n'amavuta acanwa mu matara, n'imibavu ikoreshwa mu mavuta yo gusīga, n'imibavu yoswa. Muzakire amabuye ya onigisi n'andi mabuye y'agaciro yo gutāka igishura cy'Umutambyi mukuru, n'agafuka ko mu gituza cye. Muzanyubakire Ihema kugira ngo nture hagati muri mwe. Muzaryubake mushyiremo n'ibikoresho byaryo, mukurikije igishushanyombonera ngiye kukwereka. “Muzabāze Isanduku mu mbaho z'iminyinya, ifite uburebure bwa metero imwe na santimetero icumi, n'ubugari bwa santimetero mirongo itandatu n'esheshatu, n'ubuhagarike bwa santimetero mirongo itandatu n'esheshatu. Muzayomekeho izahabu inoze imbere n'inyuma, muyizengurutse n'umuguno w'izahabu. Muzayicurire ibifunga bine by'izahabu mubishyire mu nguni enye zo munsi y'Isanduku, bibiri mu ruhande rumwe, na bibiri mu rundi. Muzabāze imijishi mu biti by'iminyinya muyomekeho izahabu, maze muyinjize mu bifunga by'Isanduku kugira ngo mushobore kuyiheka. Nimumara kuyinjizamo ntimuzayikuremo ukundi. Muri iyo Sanduku muzashyiremo ibisate by'amabuye byanditsweho Amategeko nzaguha. “Muzacure mu izahabu inoze igipfundikizo cyayo. Kizabe gifite uburebure bwa metero imwe na santimetero icumi, n'ubugari bwa santimetero mirongo itandatu n'esheshatu. Muzacure abakerubi babiri mu izahabu, mubashyire ku mitwe yombi y'igipfundikizo, kandi bombi bazabe bafatanye na cyo. Bazabe berekeranye, amababa yabo arambuye hejuru y'igipfundikizo. Nimumara gushyira bya bisate mu Isanduku, muzashyireho igipfundikizo. Aho ngaho ku gipfundikizo hagati y'abakerubi bombi, ni ho nzakwiyerekera. Ni na ho nzaguhera amabwiriza yose Abisiraheli bazajya bakurikiza. “Muzabāze ameza mu mbaho z'iminyinya, afite uburebure bwa santimetero mirongo inani n'umunani, n'ubugari bwa santimetero mirongo ine n'enye, n'ubuhagarike bwa santimetero mirongo itandatu n'esheshatu. Muzayomekeho izahabu inoze, muyizengurutse n'umuguno w'izahabu. Muzayazengurutse umutambiko ufite ubugari bwa santimetero umunani, na wo ufite umuguno w'izahabu. Muzayakorere ibifunga bine by'izahabu, mubishyire ku mpande zombi aho amaguru atereye, ahegereye umutambiko. Ibyo bifunga ni byo muzinjizamo imijishi, kugira ngo mushobore guheka ameza. Iyo mijishi yo kuyaheka muzayibāze mu biti by'iminyinya, muyomekeho izahabu. Muzacure mu izahabu inoze ibikoresho byo kuri ayo meza: amasahani n'ibikombe n'utubindi n'inzabya, bizakoreshwa mu mihango y'ituro risukwa. Kuri ayo meza mujye mushyiraho n'imigati yantuwe, maze impore imbere. “Muzacure igitereko cy'amatara mu izahabu inoze. Kizabe kigizwe n'indiba n'igihimba, n'amapfundo n'indabyo n'udututu twazo, kandi byose muzabicure bifatanye. Amashami atandatu azabe ashamikiye ku gihimba, atatu mu ruhande rumwe, n'atatu mu rundi. Buri shami rizabe rifite amapfundo atatu n'indabyo eshatu, n'udututu twazo. Ku gihimba muzashyireho amapfundo n'indabyo enye, n'udututu twazo. Muzashyire ipfundo munsi ya buri mashami abiri abiri agize ibyiciro bitatu. Amapfundo n'amashami by'igitereko byose, muzabicure mu izahabu inoze bifatanye. Muzacure n'amatara arindwi maze muyashyire ku gitereko, ku buryo azamurika imbere yacyo. Ibikoresho byo kuyacana no kuyazimya n'isahani yo kubishyiraho, na byo muzabicure mu izahabu inoze. Icyo gitereko n'ibigendana na cyo byose, muzabicure mu biro mirongo itatu na bitanu by'izahabu inoze. Wowe rero Musa, itegereze neza igishushanyombonera maze kukwerekera kuri uyu musozi. Muzabe ari cyo mukurikiza.” Uhoraho akomeza kubwira Musa ati: “Muzanyubakire Ihema. Muzadode imyenda icumi yo kumanikamo. Izabe iboshye mu budodo bw'umweru bukaraze no mu bw'isine, no mu bw'umuhemba no mu bw'umutuku. Abahanga mu kudoda bazafumeho abakerubi. Buri mwenda uzabe ufite uburebure bwa metero cumi n'ebyiri, n'ubugari bwa metero imwe na santimetero mirongo inani. Imyenda itanu muzayifatanye ukwayo, indi itanu na yo muyifatanye ukwayo, bityo muzagira imyenda ibiri minini. Ku musozo wundi wa buri mwenda, muzatereho udukonzo mirongo itanu muzaba mwacuze mu izahabu, kugira ngo dufatanye iyo myenda yombi. Bityo Ihema rizabe rifunze nk'umwenda umwe. “Hanyuma muzabohe mu bwoya bw'ihene imyenda cumi n'umwe yo gusakara iryo Hema. Buri mwenda uzaba ufite metero cumi n'eshatu, kuri metero imwe na santimetero mirongo inani. Muzabanze mufatanye imyenda itanu ukwayo, mwongere mufatanye itandatu ukwayo, umwenda wa gatandatu uzazingwemo kabiri ku muryango w'Ihema. Bityo muzabe mufite imyenda ibiri minini. Muzashyire udukondo mirongo itanu ku musozo umwe wa buri mwenda munini. Muzacure mu muringa udukonzo mirongo itanu mudutere ku wundi musozo wa buri mwenda munini, mutwinjize muri twa dukondo kugira ngo Ihema rifatane. Igice cy'umwenda gisaguka, kizatwikire umugabane w'inyuma w'iryo Hema. Ku mpande zose, hazasaguke umwenda ureshya na santimetero mirongo ine n'eshanu, kugira ngo Ihema ribe risakaye neza. Hejuru y'uwo mwenda muzasakazeho impu z'intama zizigishijwe ibara ry'umutuku, na zo muzazigerekeho izindi mpu z'agaciro. “Muzabāze mu mbaho z'iminyinya ibizingiti by'Ihema. Buri kizingiti kizabe gifite uburebure bwa metero enye, n'ubugari bwa santimetero mirongo itandatu n'esheshatu, muzagishyireho amaguru abiri. Muzabāze ibizingiti makumyabiri mubishyire mu ruhande rw'amajyepfo, kandi muzacure mu ifeza ibirenge mirongo ine byo gushingamo ibyo bizingiti. Buri kizingiti gishingwe mu birenge bibiri bikurikije amaguru yacyo. Muzabāze n'ibindi bizingiti makumyabiri mubishyire mu ruhande rw'amajyaruguru. Muzacure mu ifeza n'ibirenge mirongo ine byo kubishingamo. Muzabāze ibizingiti bitandatu byo kujya mu mutwe w'inyuma w'Ihema ahagana iburengerazuba, n'ibindi bibiri byo gushyira mu nguni. Buri kizingiti cyo mu nguni kizabe ari ikimane. Kizafungirwe hamwe uhereye hasi, no hejuru kizafatanyirizwe mu gifunga kimwe. Bityo mu ruhande rw'inyuma hazabe ibizingiti umunani n'ibirenge by'ifeza cumi na bitandatu, kugira ngo buri kizingiti gishingwe mu birenge bibiri. “Muzabāze mu mbaho z'iminyinya imbariro zo gufatanya ibyo bizingiti, maze mushyire imbariro eshanu mu ruhande rumwe rw'Ihema, n'izindi eshanu mu rundi, n'izindi eshanu ku mutwe w'inyuma ahagana iburengerazuba. Urubariro rwo hagati rujye rwambukiranya uruhande rwose rw'Ihema. Muzomeke izahabu ku bizingiti no ku mbariro zabyo, kandi muzacure mu izahabu ibifunga byo kwinjizamo imbariro. Iryo Hema muzaryubake mukurikije igishushanyombonera maze kukwerekera kuri uyu musozi. “Abahanga mu kudoda bazabohe umwenda mu budodo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru bukaraze, bawufumeho abakerubi. Muzawumanike ku nkingi enye zabājwe mu mbaho z'iminyinya zometseho izahabu, zishinze mu birenge bine bicuzwe mu ifeza, zifite n'udukonzo ducuzwe mu izahabu. Uwo mwenda muzawumanike kuri utwo dukonzo, maze imbere yawo muhatereke ya Sanduku irimo ibisate bibiri by'amabuye byanditsweho Amategeko. Uwo mwenda ni wo uzatandukanya Icyumba kizira inenge n'Icyumba kizira inenge cyane. Hanyuma muzashyire igipfundikizo kuri iyo Sanduku iri mu Cyumba kizira inenge cyane. Imbere y'uwo mwenda ibumoso muzahashyire ameza, naho iburyo muhashyire igitereko cy'amatara. “Abahanga mu kudoda bazabohe umwenda wo gukinga ku muryango w'Ihema, bawuboheshe ubudodo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru bukaraze. Uwo mwenda muzawumanikishe udukonzo tw'izahabu turi ku nkingi eshanu zabājwe mu mbaho z'iminyinya zometseho izahabu, maze muzishinge mu birenge bitanu byacuzwe mu muringa.” Uhoraho akomeza kubwira Musa ati: “Muzubake urutambiro mu mbaho z'iminyinya rufite impande enye zingana, buri ruhande rufite metero ebyiri na santimetero makumyabiri, n'ubuhagarike bwa metero imwe na santimetero mirongo itatu. Mu nguni zarwo zo hejuru uko ari enye, ruzabe rufite amahembe y'imbaho afatanye na rwo, kandi rwose muzarwomekeho umuringa. Muzacure mu muringa ibikoresho byose bijyana n'urutambiro: inzabya zo kuyoreramo ivu, ibitiyo byo kuriyoza n'ibikombe n'ibyotezo, n'amakanya yo kwaruza inyama. Muzacure mu muringa akazitiro k'akayunguruzo gafite igifunga cy'umuringa, muri buri nguni uko ari enye. Ako kazitiro muzakazengurutse urutambiro kuva hasi kugeza mu cya kabiri cyarwo. Muzabāze imijishi y'urutambiro mu biti by'iminyinya muyomekeho umuringa, muyinjize mu bifunga biri mu mpande zombi z'urutambiro, kugira ngo mujye mushobora kuruheka. Muzarukore mu mbaho kandi imbere muri rwo habe umurangara, nk'uko mbikwerekeye kuri uyu musozi. “Muzubakire iryo Hema urugo rw'imyenda iboshywe mu budodo bw'umweru bukaraze. Umwenda wo mu nkike yo mu ruhande rw'amajyepfo, uzabe ufite uburebure bwa metero mirongo ine n'enye. Muzawumanikishe udukonzo n'udukondo tw'ifeza, ku nkingi makumyabiri zishinze mu birenge makumyabiri bicuzwe mu muringa. N'uwo mu nkike yo mu ruhande rw'amajyaruguru, muzabigenze mutyo. Umwenda w'inkike yo mu ruhande rw'iburengerazuba, uzabe ufite uburebure bwa metero makumyabiri n'ebyiri, kandi muzawumanike ku nkingi icumi zishinze mu birenge icumi. Inkike yo mu ruhande rw'iburasirazuba, na yo izabe ifite uburebure bwa metero makumyabiri n'ebyiri. Umwenda wo ku nkike yo haruguru y'irembo, uzabe ufite uburebure bwa metero esheshatu n'igice, kandi muzawumanike ku nkingi eshatu zishinze mu birenge bitatu. N'uwo ku nkike yo hepfo y'irembo, na wo muzabigenze mutyo. Umwenda wo gukinga ku irembo, uzabe ufite uburebure bwa metero icyenda. Abahanga mu kudoda bazawubohe mu budodo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru bukaraze, maze bawumanike ku nkingi enye zishinze mu birenge bine. Inkingi zose zizengurutse urwo rugo, muzazicurire mu ifeza udukondo n'udukonzo, naho ibirenge muzabicure mu muringa. Urwo rugo ruzabe rufite metero mirongo ine n'enye z'uburebure, kuri metero makumyabiri n'ebyiri n'igice z'ubugari. Ubuhagarike bw'umwenda buzabe metero ebyiri na santimetero makumyabiri, uboshywe mu budodo bw'umweru bukaraze. Ibirenge by'inkingi bizabe bicuzwe mu muringa. Ibindi bikoresho byo muri iryo Hema n'imambo zaryo ndetse n'iz'urugo byose, bizabe bicuzwe mu muringa.” Uhoraho arongera abwira Musa ati: “Uzategeke Abisiraheli bajye bakuzanira amavuta meza akamuwe mu mbuto z'iminzenze, yo gucana amatara buri mugoroba. Aroni n'abahungu be bazashyire igitereko cy'amatara mu Ihema ry'ibonaniro, hino y'umwenda ukingirije Isanduku. Amatara azajye yakira imbere yanjye kuva nimugoroba kugeza mu gitondo. Abisiraheli n'abazabakomokaho bazubahirize iryo tegeko, uko ibihe bihaye ibindi.” “Uzahamagare mukuru wawe Aroni n'abahungu be Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari, ubatoranye mu bandi Bisiraheli kugira ngo bankorere umurimo w'ubutambyi. Uzadodeshereze mukuru wawe Aroni imyambaro igenewe uwo murimo imuhesha icyubahiro. Uzabwire abahanga mu kudoda bose nahaye ubwenge, badodere Aroni imyambaro azambara anyiyegurira kugira ngo akore umurimo w'ubutambyi. Imyambaro bazadoda ni iyi: agafuka ko mu gituza n'igishura, n'ikanzu ngufi n'ikanzu ndende iboshye, n'ingofero n'umukandara. Iyo myambaro igenewe umurimo w'ubutambyi bazayidodere mukuru wawe Aroni n'abahungu be, kugira ngo bankorere uwo murimo. Abadozi bazakoreshe ubudodo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru n'ubukozwe mu izahabu. “Abo bahanga bazadode igishura mu mwenda uboshywe mu budodo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru bukaraze n'ubw'izahabu. Bazashyire imishumi ibiri ku mitwe yacyo yombi yo kugifatisha ku ntugu. Bazadode umukandara wo kugikenyeza mu mwenda umeze nk'uwadozwemo igishura. Muzafate amabuye abiri y'agaciro yitwa onigisi, muyandikeho amazina ya bene Yakobo. Amazina atandatu ku ibuye rimwe, andi atandatu ku rindi nk'uko bakurikirana mu mavuka. Umubāji w'amabuye azandike ayo mazina kuri ayo mabuye yombi nk'uko bakora ikashe, muyafungire mu tuzingiti tw'izahabu. Muzayafatishe ku mishumi y'igishura abe urwibutso rw'imiryango y'Abisiraheli. Bityo uko Aroni aje imbere yanjye nzajya mbona ayo mazina ku ntugu ze, maze mbibuke. Muzacure udukondo mu izahabu, hanyuma mubohe udushumi tubiri mu budodo bw'izahabu inoze tumeze nk'imigozi, maze mudufunge muri utwo dukondo. “Abahanga mu kudoda bazadode agafuka ko mu gituza cy'umutambyi, azatwaramo ibikoresho byo gukemura ibibazo. Bazakadode mu mwenda umeze nk'uw'igishura, w'ubudodo bw'isine n'ubw'umuhemba n'ubw'umutuku, n'ubw'umweru bukaraze n'ubw'izahabu. Kazabe gakubiranyije kandi gafite impande enye zingana, buri ruhande rufite santimetero makumyabiri n'ebyiri. Muzagatakeho imisitari ine y'amabuye y'agaciro. Ku musitari wa mbere muzatakeho ayitwa rubi na topazi na emerodi, ku musitari wa kabiri muzatakeho malashita na safiro na diyama, ku musitari wa gatatu muzatakeho yasenti na agata na ametisito, naho ku musitari wa kane muzatakeho kirizolito na onigisi na yasipi. Buri buye rifungirwe mu kazingiti k'izahabu. Kuri buri buye muzandikeho izina ry'umwe muri bene Yakobo nk'uko bakora ikashe, ayo mabuye ashushanye imiryango cumi n'ibiri y'Abisiraheli. Ako gafuka muzakabohere udushumi mu budodo bw'izahabu inoze tumeze nk'imigozi. Muzagacurire udukondo tubiri tw'izahabu mudutere ku mitwe yako yombi yo hejuru, maze mudufungireho utwo dushumi twombi. Indi mitwe y'utwo dushumi muzayifunge ku tuzingiti duteye ku mishumi y'igishura, bityo agafuka kazabe ku ruhande rw'imbere rwacyo. Muzacure utundi dukondo tubiri tw'izahabu, mudutere ku mitwe yo hasi y'agafuka ahegereye igishura. Muzacure n'utundi dukondo tubiri tw'izahabu, mudutere ku musozo w'igishura aho imishumi yacyo itereye, hejuru y'umukandara bagikenyeza. Utwo dukondo tw'agafuka n'utwo hejuru y'umukandara w'igishura, muzadufatanyishe agashumi k'isine kugira ngo ako gafuka kagume hamwe. “Aroni najya yinjira mu cyumba kizira inenge, ajye yambara ku gituza ako gafuka ko gukemura ibibazo, kariho n'amazina y'imiryango y'Abisiraheli. Bityo nanjye Uhoraho nzajya nibuka ubwoko bwanjye. Uzashyire muri ako gafuka Urimu na Tumimu, kugira ngo bibe ku gituza cya Aroni igihe cyose yinjiye imbere yanjye, bityo azahore afite ibikoresho byo gukemura ibibazo by'Abisiraheli. “Muzadode ikanzu mu mwenda w'isine yo kwambariraho igishura, mubohe n'umusozo ukomeye wo gushyira ku ijosi ryayo kugira ngo itazacika. Aroni ajye yambara iyo kanzu uko agiye gukora umurimo w'ubutambyi. Uko yinjiye imbere yanjye mu Cyumba kizira inenge n'uko asohotsemo, ayo mayugi azajegera nyumve ne kumwica. “Muzacure agasate k'izahabu inoze maze mwandikeho ngo ‘Uweguriwe Uhoraho’, nk'uko bakora ikashe. Muzagafunge imbere ku ngofero mukoresheje umushumi w'isine. Ako gasate Aroni ajye agatamiriza, nihaboneka ibidatunganye mu byo Abisiraheli bazanyegurira, Aroni nabibababarira nanjye nzabyemera. “Muzadode ikanzu ndende mu mwenda w'umweru n'ingofero mu mwenda w'umweru, mufume n'umukandara. Abahungu ba Aroni na bo muzabadodere amakanzu n'imikandara, n'ingofero bibahesha icyubahiro. Iyo myambaro uzayambike mukuru wawe Aroni n'abahungu be, ubasīge amavuta ubashyire ku murimo bashinzwe, bityo uzaba ubanyeguriye ngo bankorere umurimo w'ubutambyi. Muzabadodere amakabutura y'umweru kugira ngo baterekana ubwambure bwabo. Aroni n'abahungu be bazajye bayambara uko bagiye kwinjira mu Ihema ry'ibonaniro cyangwa kwegera urutambiro, cyangwa bakora umurimo wabo w'ubutambyi mu Cyumba kizira inenge, bityo be gupfa bazize kwerekana ubwambure bwabo. Iryo ni itegeko ridakuka kuri Aroni no ku bazamukomokaho.” Uhoraho akomeza kubwira Musa ati: “Dore uko uzanyegurira Aroni n'abahungu be kugira ngo bankorere umurimo w'ubutambyi. Uzafate ikimasa n'amasekurume y'intama abiri bitagira inenge. Uzatekeshe imigati idasembuye, n'utugati tudasembuye dutekesheje amavuta, n'ibisuguti bisīze amavuta, byose muzabikore mu ifu nziza. Uzabishyire ku nkōko ubizanane na cya kimasa na ya masekurume yombi. “Uzazane Aroni n'abahungu be ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro, maze uhabuhagirire. Uzafate ya myambaro, wambike Aroni ikanzu ndende, n'ikanzu ngufi n'igishura n'agafuka ko mu gituza, umukenyeze n'umukandara ku gishura. Uzamwambike ingofero uyifungeho ka gasate kanditseho ‘Uweguriwe Uhoraho’. Hanyuma uzafate amavuta yo gusīga uyamusuke ku mutwe, umunyegurire. Uzazane n'abahungu be ubambike amakanzu, ubakenyeze imikandara, ubambike n'ingofero. Uko ni ko uzashyira Aroni n'abahungu be ku murimo bashinzwe, bazabe abatambyi igihe cyose bazaba bakiriho. “Uzazane cya kimasa imbere y'Ihema ry'ibonaniro, Aroni n'abahungu be bakirambike ibiganza ku mutwe. Uzacyicire hafi y'umuryango w'Ihema ry'ibonaniro imbere yanjye. Uzafate ku maraso yacyo uyasīgishe urutoki ku mahembe y'urutambiro, maze asigaye uyasuke ku gice cyo hasi cyarwo. Uzafate urugimbu rwose rwo ku nyama zo mu nda, n'ityazo ry'umwijima n'impyiko zombi n'urugimbu rwazo, maze ubitwikire ku rutambiro. Naho izindi nyama z'ikimasa n'uruhu n'amayezi, uzabitwikire inyuma y'inkambi. Icyo kimasa ni igitambo cyo guhongerera ibyaha by'abatambyi. “Uzazane imwe muri ya masekurume y'intama, Aroni n'abahungu be bayirambike ibiganza ku mutwe. Uzayice maze amaraso yayo uyaminjagire ku mpande zose z'urutambiro. Uzayibage maze woze inyama zo mu nda n'amaguru, ubishyire ku rutambiro hejuru y'igihanga n'ibindi bice byayo. Iyo sekurume yose uzayitwikire ku rutambiro ibe igitambo gikongorwa n'umuriro, impumuro y'iryo turo ritwikwa izanshimisha, jyewe Uhoraho. “Hanyuma uzazane ya sekurume yindi, Aroni n'abahungu be bayirambike ibiganza ku mutwe. Uzayice ufate ku maraso yayo uyasīge ku gutwi kw'iburyo kwa Aroni n'abahungu be, no ku bikumwe by'iburyo by'ibiganza n'iby'ibirenge byabo, amaraso asigaye uyaminjagire ku mpande zose z'urutambiro. Uzafate ku maraso ari ku rutambiro no ku mavuta yo gusīga, ubimishe kuri Aroni no ku myambaro ye, no ku bahungu be no ku myambaro yabo, bityo Aroni n'abahungu be bazaba banyeguriwe kimwe n'imyambaro yabo. Uzafate urugimbu rw'iyo sekurume izatambwa bashyirwa ku murimo, hamwe n'igisembesembe cyayo n'urugimbu rw'inyama zo mu nda, n'ityazo ry'umwijima n'impyiko zombi n'urugimbu rwazo, n'itako ry'iburyo. No kuri ya nkōko y'imigati idasembuye muzaba mwashyize imbere yanjye, uzafate umugati uburungushuye n'akagati gatekesheje amavuta n'igisuguti. Byose uzabishyire mu biganza bya Aroni no mu by'abahungu be maze babīmurikire, jyewe Uhoraho. Hanyuma babigusubize ubitwikire ku rutambiro hejuru y'igitambo gikongorwa n'umuriro, bimbere ituro ritwikwa impumuro yaryo inshimishe, jyewe Uhoraho. Uzafate inkoro y'isekurume izatambwa Aroni ashyirwa ku murimo uyīmurikire, hanyuma ibe umugabane wawe. “Igihe umutambyi ashyirwa ku murimo, Aroni n'abazamukomokaho bajye bāmurikira inkoro n'itako by'isekurume y'intama, maze bibe umugabane wabo. Igihe cyose Abisiraheli bazajya batamba ibitambo by'umusangiro, bazajye bakura iyo migabane kuri buri tungo bayinture, maze ibe iya Aroni n'abazamukomokaho. Aroni namara gupfa, imyambaro ye y'ubutambyi izabe iy'abazamukomokaho, kugira ngo bazayambare basīzwe amavuta ngo bashyirwe ku murimo. Umwe mu bahungu ba Aroni azamusimbure, ankorere mu Cyumba kizira inenge cy'Ihema ry'ibonaniro. Azambare iyo myenda iminsi irindwi. “Uzafate inyama z'isekurume izatambwa igihe abatambyi bashyirwa ku murimo, uzitekere mu rugo rw'Ihema. Aroni n'abahungu be bazarire izo nyama n'imigati yasigaye, kuri ya nkōko imbere y'Ihema ry'ibonaniro. Bazabirye kuko ari byo byakoreshejwe bahongererwa ibyaha byabo, igihe bashyirwaga ku murimo. Nta wundi uzashobora kubiryaho kuko byanyeguriwe. Nihagira inyama cyangwa imigati birara, bizatwikwe. Ntihakagire ubirya kuko byanyeguriwe. “Ibyo uzabikorere Aroni n'abahungu be ukurikije ibyo nagutegetse. Imihango yo kubashyira ku murimo izamare iminsi irindwi. Buri munsi uzatambe ikimasa ho igitambo cyo guhongerera ibyaha. Bityo ube uhumanuye urutambiro, hanyuma urusukeho amavuta kugira ngo urunyegurire. Muzagenze mutyo iminsi irindwi, hanyuma urutambiro ruzaba runyeguriwe rwose. Ikintu cyose cyarukoraho cyabarwa nk'ikinyeguriwe. “Buri munsi muzajye mutambira ku rutambiro abana b'intama babiri batarengeje umwaka. Umwe mujye muwutamba mu gitondo, undi nimugoroba. Igihe mutamba umwana w'intama wa mu gitondo, mujye muntura ikiro cy'ifu ivanze na litiro y'amavuta y'iminzenze, munture na litiro ya divayi. Igihe mutamba umwana w'intama wa nimugoroba, na bwo mujye mubikora mutyo. Impumuro y'ayo maturo atwikwa izanshimisha, jyewe Uhoraho. Muzajye mutamba ibyo bitambo bikongorwa n'umuriro uko ibihe bihaye ibindi, mujye mubitambira imbere yanjye ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro. Aho ni ho nzabonanira namwe kandi mpavuganire nawe. Ni na ho nzabonanira n'Abisiraheli maze ikuzo ryanjye rihahindure ahaziranenge. Nziyegurira Ihema ry'ibonaniro n'urutambiro, Aroni n'abahungu be na bo mbegurire umurimo w'ubutambyi. Nzatura hagati mu Bisiraheli mbabere Imana. Bityo bazamenya ko ari jye Uhoraho Imana yabo wabakuye mu Misiri, kugira ngo nture hagati muri bo. Ndi Uhoraho Imana yabo.” Uhoraho akomeza kubwira Musa ati: “Muzabāze mu mbaho z'iminyinya igicaniro cyo koserezaho imibavu. Kizabe gifite ubugari bwa santimetero mirongo ine n'enye, n'uburebure bwa santimetero mirongo ine n'enye, n'ubuhagarike bwa santimetero mirongo inani n'umunani. Kizabe gifite amahembe y'imbaho afatanye na cyo. Muzacyomekeho izahabu inoze impande zose, no hejuru no ku mahembe yacyo, mukizengurutse n'umuguno w'izahabu. Muzacure ibifunga mu izahabu, bibiri mubifunge ku ruhande rumwe, bibiri ku rundi munsi ya wa muguno. Ni byo muzinjizamo imijishi yo guhekesha igicaniro. Iyo mijishi muzayibāze mu biti by'iminyinya muyomekeho izahabu. Icyo gicaniro muzagishyire mu Cyumba kizira inenge, hafi y'umwenda ukingirije Isanduku irimo ibisate by'amabuye byanditsweho Amategeko, bityo kibe imbere y'igipfundikizo cy'Isanduku, aho nzajya mbonanira nawe. Buri gitondo igihe Aroni azaba agiye gutunganya amatara, azajye anyosereza imibavu ihumura neza kuri icyo gicaniro, kandi ni na ko azajya abigenza buri mugoroba agiye gucana amatara. Bazajye banyosereza imibavu uko ibihe bihaye ibindi. Ntimukacyoserezeho imibavu itemewe cyangwa ngo mugitambireho ibitambo. Ntimukagiturireho amaturo y'ibinyampeke cyangwa ngo mugisukeho ituro risukwa. Rimwe mu mwaka, Aroni ajye ahumanura igicaniro asuka ku mahembe yacyo amaraso y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Uwo muhango mujye muwukora buri mwaka, uko ibihe bihaye ibindi. Icyo gicaniro kizaba kinyeguriwe rwose.” Uhoraho arongera abwira Musa ati: “Igihe uzabarura Abisiraheli, umugabo wese azajye ampa incungu y'ubuzima bwe, kugira ngo hatazagira icyago kimuhitana muri iryo barura. Buri mugabo uzabarurwa azatange garama eshanu z'ifeza, hakurikijwe igipimo gikoreshwa n'abatambyi. Izo feza zizaba izanjye. Umuntu wese w'igitsinagabo ufite imyaka makumyabiri n'uyirengeje, azabarurwe atange n'izo feza. Ari umukire ari n'umukene, buri wese azatange garama eshanu z'ifeza. Muzanture izo feza kugira ngo mudapfa. Numara kwakira izo feza Abisiraheli bazatanga ho incungu, uzazikoreshe mu mirimo yo mu Ihema ry'ibonaniro. Bityo nzazirikana Abisiraheli mbarinde urupfu.” Uhoraho yongera kubwira Musa ati: “Muzacure mu muringa igikarabiro mugishyire ku gitereko cy'umuringa, abatambyi bajye bagikarabiramo. Muzagitereke hagati y'Ihema ry'ibonaniro n'urutambiro, maze mucyuzuze amazi. Aroni n'abahungu be bajye bagikarabiramo intoki boge n'ibirenge. Mbere yo kwinjira mu Ihema ry'ibonaniro ngo bankorere, na mbere yo kwegera urutambiro ngo banture ituro ritwikwa, bajye bisukura kugira ngo badapfa. Bajye bakaraba intoki boge n'ibirenge kugira ngo badapfa. Aroni n'abazamukomokaho bazubahirize iryo tegeko uko ibihe bihaye ibindi.” Uhoraho arongera abwira Musa ati: “Uzashake ibiro bitandatu by'umubavu w'umushongi w'ishangi nziza, n'ibiro bitatu bya sinamomu nziza ihumura neza, n'ibiro bitatu bya kaneli nziza ihumura neza, n'ibiro bitandatu by'umusagavu mwiza (uzakurikize igipimo gikoreshwa n'abatambyi), na litiro enye z'amavuta y'iminzenze. Umuhanga mu gukora amarashi azabivange, akoremo amavuta ahumura neza akoreshwa mu mihango yo gusīga. Uzayasīge Ihema ry'ibonaniro n'Isanduku irimo bya bisate by'amabuye, n'ameza n'ibikoresho byayo byose, n'igitereko cy'amatara n'ibikoresho byacyo byose, n'igicaniro cy'imibavu, n'urutambiro n'ibikoresho byarwo byose, n'igikarabiro n'igitereko cyacyo. Uzabinyegurire bibe binyeguriwe rwose. Ikintu cyose kizabikoraho na cyo kizaba kinyeguriwe. “Uzasuke kuri Aroni no ku bahungu be kuri ayo mavuta, kugira ngo ubegurire kunkorera umurimo w'ubutambyi. Uzihanangirize Abisiraheli uti: ‘Ayo mavuta yo gusīga ajye akoreshwa gusa mu mihango y'Uhoraho. Nta kindi azakoreshwa uko ibihe bihaye ibindi. Nta muntu n'umwe ugomba kuyisīga, nta n'ugomba kwigana gukora ameze nk'ayo, kuko aya mavuta yeguriwe Uhoraho. Mugomba kuyubahiriza. Nihagira uyigana akayakora cyangwa akayasīga atari umutambyi, azacibwe.’ ” Uhoraho yongera kubwira Musa ati: “Uzafate imigabane ingana y'imibavu ihumura neza yitwa sitoragisi na onika na galubanumu, n'ububani butunganyije. Umuhanga mu gukora amarashi azayivange n'umunyu, akoremo umubavu mwiza unyeguriwe. Uzafateho igice ugisyemo ifu maze uyishyire imbere y'Isanduku irimo ibisate byanditsweho Amategeko, mu Ihema ry'ibonaniro aho nzajya mbonanira nawe. Muzubahirize uwo mubavu kuko wanyeguriwe rwose. Ntimukigane uwo mubavu ngo mukore umeze nka wo, kuko mugomba kuwunyegurira. Nihagira uwigana agakora nka wo kugira ngo awosereze iwe, azacibwe.” Uhoraho abwira Musa ati: “Nitoranyirije Besalēli mwene Uri, akaba n'umwuzukuru wa Huri wo mu muryango wa Yuda. Namwujuje Mwuka wanjye kugira ngo agire ubuhanga n'ubuhanzi n'ubumenyi. Azi ubukorikori bwinshi: azi gukora ibishushanyombonera no gucura izahabu n'ifeza n'umuringa, azi kubāza amabuye y'agaciro no kuyatāka, azi no kubāza ibiti, azi n'indi myuga yose. Nitoranyirije kandi Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani, ndetse hari n'abandi banyabukorikori nahaye ubwenge, kugira ngo bazakore ibyo nagutegetse byose. Bazubake Ihema ry'ibonaniro, bakore n'Isanduku yo kubika ibisate by'amabuye byanditsweho Amategeko, bakore n'igipfundikizo cy'Isanduku n'ibintu byose bijyana n'Ihema. Bazakore n'ameza y'imigati n'ibikoresho byayo, n'igitereko cy'amatara cy'izahabu inoze n'ibikoresho byacyo byose, n'igicaniro cy'imibavu. Bazubake urutambiro bakore n'ibikoresho byarwo byose, bacure n'igikarabiro n'igitereko cyacyo. Bazabohe imyenda, badodere umutambyi Aroni n'abahungu be imyambaro igenewe ubutambyi. Bazatunganye amavuta yo gusīga, n'imibavu ihumura neza yo kosereza mu Cyumba kizira inenge. Ibyo byose bazabikore bakurikije amabwiriza naguhaye.” Uhoraho ategeka Musa ngo abwire Abisiraheli ati: “Mujye mwubahiriza isabato, kuko ari yo kimenyetso nabahaye ngo kizahore kibibutsa ko ari jye Uhoraho wabitoranyirije. Mujye muyubahiriza kuko ari umunsi mugomba kunyegurira. Utazayubahiriza wese akagira icyo akora kuri uwo munsi, azicwe. Hari iminsi itandatu mu cyumweru yo gukora, ariko umunsi wa karindwi ni isabato, umunsi wo kuruhuka weguriwe Uhoraho. Umuntu wese uzagira icyo akora kuri uwo munsi azicwe. Abisiraheli bazubahirize isabato uko ibihe bihaye ibindi, ibabere ikimenyetso cy'Isezerano ridakuka. Ni ikimenyetso kizahoraho iteka ryose hagati yanjye n'Abisiraheli. Bazacyubahirize kuko jyewe Uhoraho naremye ijuru n'isi mu minsi itandatu, maze ku munsi wa karindwi ngahagarika imirimo nkaruhuka.” Imana imaze kuvuganira na Musa ku musozi wa Sinayi, imuha ibisate bibiri by'amabuye biriho Amategeko. Imana yari yayandikishije urutoki rwayo. Abisiraheli babonye Musa atinze ku musozi bakoranira hamwe basanga Aroni, baramubwira bati: “Turemere imana zo kutuyobora, kuko Musa wa muntu wadukuye mu Misiri, tutazi icyamubayeho.” Aroni arabasubiza ati: “Ngaho nimunzanire amaherena y'izahabu abagore banyu n'abakobwa banyu, n'abahungu banyu bambaye ku matwi.” Nuko abantu bose biyambura amaherena y'izahabu bari bambaye ku matwi, bayashyira Aroni. Arayafata arayashongesha, akoramo ishusho y'ikimasa. Nuko Abisiraheli baravuga bati: “Dore imana yacu yadukuye mu Misiri.” Hanyuma Aroni yubaka urutambiro imbere y'iyo shusho, maze aratangaza ati: “Ejo tuzizihiza umunsi mukuru w'Uhoraho.” Bukeye barazinduka, batamba ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro, maze baricara bararya baranywa, barangije barahaguruka barakina. Uhoraho abwira Musa ati: “Manuka kuko abantu bawe wakuye mu Misiri bacumuye bikomeye. Ntibatinze guteshuka inzira nabategetse, biremeye ishusho y'ikimasa mu izahabu iyagijwe barayiramya, bayitambira n'ibitambo ndetse baravuze bati: ‘Dore imana yacu yadukuye mu Misiri!’ ” Uhoraho arakomeza ati: “Ndabona bariya bantu ari ibyigomeke. None ntugire icyo umbwira, bandakaje reka mbarimbure, naho wowe nzakugire sekuruza w'ubwoko bukomeye.” Ariko Musa yinginga Uhoraho Imana ye ngo acururuke, avuga ati: “Uhoraho, ntibikwiye ko urakarira bariya bantu wikuriye mu Misiri ukoresheje ububasha bwawe bukomeye. Wituma Abanyamisiri bibwira ko wazaniye ubwoko bwawe kubugirira nabi, ngo ubwicire mu misozi uburimbure. Ca inkoni izamba, we kugirira nabi ubwoko bwawe. Ibuka ibyo warahiye abagaragu bawe Aburahamu na Izaki na Yakobo uti: ‘Nzagwiza abazabakomokaho bangane n'inyenyeri zo ku ijuru. Nzabaha igihugu mwasezeranyijwe, kibe gakondo yabo iteka ryose.’ ” Nuko Uhoraho arigarura, ntiyagirira ubwoko bwe nabi nk'uko yari yabivuze. Musa amanuka umusozi atwaye mu maboko bya bisate bibiri by'amabuye, byanditsweho Amategeko y'Imana impande zombi. Ibyo bisate byari byakozwe n'Imana, kandi n'inyandiko yari ibiriho yari iyayo. Yozuwe yumvise urusaku rw'abantu, abwira Musa ati: “Umva induru y'intambara mu nkambi!” Musa aramusubiza ati: “Ndumva atari amajwi yo gutsinda cyangwa ayo gutsindwa, ahubwo ndumva ari nk'indirimbo z'ibyishimo!” Musa ageze munsi y'umusozi hafi y'inkambi, abona ya shusho y'ikimasa n'abantu bayibyinira, ararakara cyane. Maze atura hasi bya bisate by'amabuye yari afite birajanjagurika. Nuko afata ya shusho baremye arayitwika, hanyuma arayisya, ifu ayivanga n'amazi ayaha Abisiraheli barayanywa. Musa abaza Aroni ati: “Aba bantu bakugize bate kugira ngo utume bakora icyaha gikomeye gitya?” Aroni aramusubiza ati: “Databuja, ntundakarire! Nawe ubwawe uzi neza ko aba bantu bahora bashaka gukora ibibi. Baraje barambwira bati: ‘Turemere imana zo kutuyobora, kuko Musa wa muntu wadukuye mu Misiri, tutazi icyamubayeho.’ Nuko ndababwira nti: ‘Abambaye izahabu nibazizane.’ Na bo bahita bazimpa nzijugunya mu muriro, maze havamo ishusho y'ikimasa!” Musa abona ko Aroni yoroheye abantu bagakora ibyo bishakiye, ku buryo abanzi babo babimenye babaseka. Nuko Musa ajya imbere y'inkambi aho binjirira, ararangurura ati: “Abari mu ruhande rw'Uhoraho nimuze hano!” Abalevi bose baramusanga. Arababwira ati: “Uhoraho Imana y'Abisiraheli ategetse ko buri wese muri mwe afata inkota ye, akazenguruka mu nkambi hose yica abavandimwe be n'incuti n'abaturanyi!” Abalevi bumvira Musa, uwo munsi bica abantu bagera ku bihumbi bitatu. Musa abwira Abalevi ati: “Uyu munsi Uhoraho yabiyeguriye, kuko mwemeye kwica abana banyu n'abavandimwe banyu. Ni cyo cyatumye abaha umugisha uyu munsi.” Bukeye Musa abwira abantu ati: “Mwakoze icyaha gikomeye, none ngiye kuzamuka nsange Uhoraho mutakambire, ahari yabababarira.” Nuko Musa asubirayo atakambira Uhoraho ati: “Koko bariya bantu bakoze icyaha gikomeye, biremera ikigirwamana mu izahabu. Icyakora ndakwinginze, ubababarire icyo cyaha bakoze. Niba bidashoboka unsibe mu gitabo cyawe cy'abazima nipfire.” Uhoraho aramusubiza ati: “Uwakoze icyaha ni we nsiba mu gitabo cyanjye. Naho wowe genda ujyane abantu aho nakubwiye, ndaguha umumarayika wo kubayobora. Ariko igihe nikigera nzabahanira icyaha bakoze.” Nuko Uhoraho ateza Abisiraheli icyorezo, abahōra kuramya ya shusho y'ikimasa Aroni yakoze. Uhoraho abwira Musa ati: “Va aha hantu wowe n'ubwoko wakuye mu Misiri, mujye mu gihugu narahiye Aburahamu na Izaki na Yakobo ko nzagiha abazabakomokaho. Nzabaha umumarayika wo kubayobora, kandi nzahirukana Abanyakanāni n'Abamori n'Abaheti, n'Abaperizi n'Abahivi n'Abayebuzi. Muzagera muri icyo gihugu gitemba amata n'ubuki. Ariko jyewe ubwanjye sinzajyana namwe, nabarimbura mutaragerayo kuko muri ubwoko bw'ibyigomeke.” Babyiyambuye bakiri munsi y'umusozi wa Horebu. Aho bageze Musa agashinga Ihema ry'ibonaniro inyuma y'inkambi ahitaruye. Yaryise “Ihema ry'ibonaniro”, kuko abashakaga bose kubonana n'Uhoraho basohokaga mu nkambi bakajyayo. Iyo Musa yajyaga kuri iryo Hema, abantu bose barahagurukaga, buri wese agahagarara ku muryango w'ihema rye, akitegereza Musa kugeza igihe yinjiriye mu Ihema ry'ibonaniro. Musa yamara kuryinjiramo, ya nkingi y'igicu ikamanuka igahagarara ku muryango waryo, Uhoraho akavugana na we. Iyo abantu babonaga iyo nkingi y'igicu ihagaze ku muryango w'Ihema, buri wese yikubitaga hasi akaramya Uhoraho imbere y'ihema rye. Uhoraho yavuganaga na Musa nk'uko umuntu avugana n'incuti ye. Hanyuma Musa agasubira mu nkambi, ariko umwungiriza we Yozuwe mwene Nuni akaguma muri iryo Hema. Musa abwira Uhoraho ati: “Ni wowe ubwawe wantegetse kujyana ubu bwoko, ariko wa mumarayika uzatuyobora ntabwo muzi. Wambwiye ko unzi neza kandi ko ngutonnyeho. None rero niba ngutonnyeho koko, menyesha icyo ushaka ndusheho kukumenya, bityo nkomeze kugutonaho. Kandi wibuke ko aba bantu wabagize ubwoko bwawe.” Uhoraho aramusubiza ati: “Humura! Nziyizira ubwanjye.” Musa arongera ati: “Nutiyizira ubwawe ntuzatuvane hano, kuko tutajyanye ntitwaba dutandukanye n'andi mahanga yose. Nta n'ubwo yamenya ko jye n'ubwoko bwawe twagutonnyeho.” Uhoraho aramusubiza ati: “Ibyo unsabye na byo nzabikora kuko wantonnyeho kandi nkaba nkuzi neza.” Noneho Musa aravuga ati: “Nyiyereka nkubone mu ikuzo ryawe!” Uhoraho aramusubiza ati: “Nzakwereka ineza yanjye yose, mvugire n'imbere yawe izina ryanjye. Ndi Uhoraho kandi ngirira ubuntu n'impuhwe uwo nshatse. Ariko ntushobora kumbona mu maso, kuko umuntu ahabonye yapfa. Icyakora hano hafi hari urutare uzaruhagarareho, ninkwiyereka ukambona mu ikuzo ryanjye, nzagushyira mu buvumo bw'urutare nkingeho ikiganza cyanjye, kugeza igihe nzaba maze guhita. Ninkuraho ikiganza uzambona mu mugongo, kuko nta wushobora kumbona mu maso.” Uhoraho abwira Musa ati: “Ubāze ibisate bibiri by'amabuye bimeze nk'ibya mbere. Nzandikaho amagambo yari yanditse ku byo wamennye. Ejo kare mu gitondo uzabe witeguye, uzamuke umusozi wa Sinayi duhurire mu mpinga yawo. Ntihazagire uwo muzamukana cyangwa ukandagira ahantu aho ari ho hose kuri uwo musozi, ndetse n'amashyo n'imikumbi ntibizarishe hafi yawo.” Nuko Musa abāza ibisate bibiri by'amabuye bimeze nk'ibya mbere. Bukeye azamuka umusozi wa Sinayi afite bya bisate byombi, nk'uko Uhoraho yari yabimutegetse. Uhoraho amanuka mu gicu ahurira na Musa ku musozi, avugira izina rye imbere ye ati: “Ndi Uhoraho”. Aca imbere ya Musa aravuga ati: “Ndi Uhoraho, Uhoraho Imana igira impuhwe n'imbabazi, ntinda kurakara kandi nuje urukundo n'umurava. Ngaragariza abantu urukundo rwanjye imyaka itabarika, nkabababarira ibicumuro n'ubugome n'ibyaha. Icyakora simbura guhana abagome n'abana babo, n'abuzukuru babo n'abuzukuruza babo.” Musa ahita yikubita hasi aramya Uhoraho. Aravuga ati: “Nyagasani, ubwo ngutonnyeho uziyizire abe ari wowe tujyana. Nzi neza ko bariya bantu ari ibyigomeke, ariko utubabarire ibyaha n'ibicumuro byacu, maze utugire umwihariko wawe.” Uhoraho abwira Musa ati: “Dore ngiranye namwe Isezerano. Nzakorera imbere y'ubwoko bwawe ibitangaza bitigeze bikorwa mu mahanga yose yo ku isi, amahanga yose abakikije nabona ibyo mbakorera azashya ubwoba. Nimukurikiza ibyo mbategetse uyu munsi, nzirukana Abamori n'Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abaperizi n'Abahivi n'Abayebuzi babahunge. Igihugu cyose muzigarurira muzirinde kugirana amasezerano na bene cyo, batazababera umutego. Ahubwo muzasenye intambiro zabo, mumenagure inkingi z'amabuye basenga, mutemagure amashusho y'ikigirwamanakazi Ashera. Ntimukagire indi mana musenga, kuko jyewe Uhoraho ndi Imana ifuha. Ntimukagirane amasezerano na bene igihugu, kuko bakunda kuyoboka ibigirwamana no kubitambira ibitambo, ejo batazabatumira ngo musangire ibyo bitambo. Kandi ntimugasabire abahungu banyu abakobwa babo, kuko abo bakobwa bayoboka ibigirwamana byabo, bakazabitōza abahungu banyu na bo bakabiyoboka. Ntimugacure amashusho y'ibigirwamana. “Mu kwezi kwa Abibu, mujye mumara iminsi irindwi mwizihiza iminsi mikuru y'imigati idasembuye nk'uko nabibategetse, kuko muri uko kwezi ari ho mwavuye mu Misiri. “Abana b'abahungu bose b'impfura muzabanyegurire babe abanjye, ndetse n'uburiza bwose bw'igitsinagabo bwo mu matungo yanyu. Ariko uburiza bw'indogobe ntimuzabumpe, mu cyimbo cyabwo muzampe umwana w'intama, cyangwa mubwice mubuvunnye ijosi. Abahungu banyu b'impfura muzajye mubacungura. “Ntihakagire ujya aza kundamya nta turo azanye. “Mufite iminsi itandatu mu cyumweru yo gukora, naho ku wa karindwi muzajye muruhuka, haba no mu gihe cy'ihinga cyangwa cy'isarura. “Mujye mwizihiza iminsi mikuru y'isarura rya mbere ari ryo ry'ibinyampeke, naho mu mpera z'impeshyi mwizihize iminsi mikuru y'isarura ry'imbuto. “Incuro eshatu ku mwaka, abagabo bose b'Abisiraheli bajye baza kundamya, jyewe Nyagasani Uhoraho Imana y'Abisiraheli, bizihiza iyo minsi mikuru. Nzamenesha abanyamahanga babahunge, bityo mbahe igihugu kinini. Nuko rero ntimuzatinye kuza kwizihiza iyo minsi mikuru izo ncuro eshatu, kuko nta wuzatinyuka kubatera muri ibyo bihe. “Muri iyo minsi mikuru, ntimugature imigati isembuye igihe muntambira ibitambo. Kandi inyama z'igitambo cya Pasika ntizikarare. “Umuganura w'ibyo musaruye mujye muwuzana mu Nzu yanjye, jyewe Uhoraho Imana yanyu. “Ntimugatekeshe umwana w'ihene amahenehene ya nyina.” Uhoraho abwira Musa ati: “Andika ayo magambo kuko ari yo Isezerano ngiranye nawe n'Abisiraheli rishingiyeho.” Musa yamaranye n'Uhoraho iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, atarya atanywa. Uhoraho yandika kuri bya bisate bibiri amagambo y'Isezerano, ari yo Mategeko icumi. Musa amanuka umusozi wa Sinayi afite bya bisate byombi by'amabuye byanditsweho Amategeko. Kubera kuvugana n'Uhoraho mu maso he hararabagiranaga, ariko Musa ntiyari yabimenye. Aroni n'abandi Bisiraheli bose bamurebye mu maso babona harabagirana, batinya kumwegera. Musa arabahamagara, nuko Aroni n'abatware b'Abisiraheli baramusanga, atangira kubavugisha. Hanyuma n'abandi Bisiraheli bose baraza, abasubiriramo amagambo yose Uhoraho yari yamubwiriye ku musozi wa Sinayi. Musa amaze kuvugana na bo yitwikira igitambaro mu maso, ariko yajya kuvugana n'Uhoraho akitwikurura. Iyo yasohokaga agiye kubwira Abisiraheli ibyo Uhoraho yategetse, babonaga mu maso he harabagirana. Nuko Musa akongera akitwikira kugeza igihe azasubirira kuvugana n'Uhoraho. Musa akoranya Abisiraheli bose, arababwira ati: “Nimwumve ibyo Uhoraho yategetse ko mukurikiza. Mu cyumweru hari iminsi itandatu yo gukora, naho umunsi wa karindwi ni isabato yeguriwe Uhoraho, mugomba kuruhuka. Umuntu wese uzakora kuri uwo munsi azicwe. Ku isabato ntimugacane umuriro aho muri hose.” Musa abwira Abisiraheli bose ati: “Nimwumve ibyo Uhoraho yabategetse. Nimuhe Uhoraho umusanzu. Abafite umutima mwiza bose bawumuzanire. Muzazane izahabu n'ifeza n'umuringa, muzazane imyenda y'isine n'iy'umuhemba n'iy'umutuku, n'iy'umweru n'iy'ubwoya bw'ihene, muzazane impu z'intama zizigishijwe ibara ry'umutuku n'izindi mpu z'agaciro, muzazane n'imbaho z'iminyinya. Muzazane amavuta acanwa mu matara, n'imibavu ikoreshwa mu mavuta yo gusīga n'imibavu yoswa. Muzazane amabuye ya onigisi n'andi mabuye y'agaciro, yo gutāka igishura cy'umutambyi n'agafuka ko mu gituza cye. “Abanyabukorikori bose muri mwe bazaze bakore imirimo Uhoraho yategetse. Ibyo bazakora ni ibi: Ihema n'ibyo kurisakara n'udukonzo twaryo, n'ibizingiti n'imbariro zo kubifatanya, n'inkingi zaryo n'ibirenge byazo. Isanduku n'imijishi yayo n'igipfundikizo cyayo, n'umwenda wo kuyikingira. Ameza n'imijishi yayo n'ibikoresho byayo, n'imigati iturwa Uhoraho. Igitereko cy'amatara n'ibikoresho byacyo, n'amatara n'amavuta yo gucana. Igicaniro n'imijishi yacyo n'amavuta yo gusīga n'imibavu yoswa, n'umwenda wo gukinga ku muryango w'Ihema. Urutambiro n'akazitiro k'akayunguruzo karwo k'umuringa, n'imijishi yarwo n'ibikoresho byarwo byose, n'igikarabiro n'igitereko cyacyo. Imyenda yo kubakisha urugo n'inkingi zarwo n'ibirenge byazo, n'umwenda wo gukinga ku irembo ry'urugo. Imambo z'Ihema n'iz'urugo n'imigozi. Imyambaro iboshywe y'abazakora mu Ihema harimo iyagenewe Aroni, n'iyo abahungu be bazajya bambara bakora umurimo w'ubutambyi.” Musa amaze kuvuga atyo, Abisiraheli bose barataha. Abafite umutima mwiza bose kandi babishaka, bazanira Uhoraho umusanzu wo kubaka Ihema ry'ibonaniro, no gukora ibijyana na ryo no kudoda imyambaro y'abatambyi. Abagabo n'abagore babishaka bazana ibikwasi n'amaherena n'impeta n'imikufi, n'ibindi byose bikozwe mu izahabu, babitura Uhoraho. Abari bafite imyenda y'isine n'iy'umuhemba n'iy'umutuku, n'iy'umweru n'iy'ubwoya bw'ihene, n'impu z'intama zizigishijwe ibara ry'umutuku n'izindi mpu z'agaciro, barabizana. Abandi bazaniye Uhoraho umusanzu w'ifeza n'umuringa. Abari bafite imbaho z'iminyinya n'ibindi byakoreshwa muri uwo mushinga, na bo barabizana. Mu bagore bazobereye mu mwuga wo kuboha imyenda, bamwe bakaraga ubododo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru barabuzana, naho abandi bahitamo gukaraga ubwoya bw'ihene. Abatware na bo bazana amabuye ya onigisi n'andi mabuye y'agaciro, yo gutāka igishura cy'umutambyi n'agafuka ko mu gituza cye. Bazana n'imibavu n'amavuta yo gucana n'amavuta yo gusīga, n'imibavu yoswa. Abisiraheli bose bafite umutima mwiza kandi babishaka, ari abagabo ari n'abagore, baha Uhoraho umusanzu kugira ngo imirimo yategetse Musa ikorwe. Musa abwira Abisiraheli ati: “Uhoraho yitoranyirije Besalēli mwene Uri akaba n'umwuzukuru wa Huri, wo mu muryango wa Yuda. Yamwujujemo Mwuka we kugira ngo agire ubuhanga n'ubuhanzi n'ubumenyi. Azi ubukorikori bwinshi: azi gukora ibishushanyombonera no gucura izahabu n'ifeza n'umuringa, azi kubāza amabuye y'agaciro no kuyatāka, azi no kubāza ibiti, azi n'indi myuga yose y'ubukorikori. Kandi we na Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani, Uhoraho yabahaye impano yo kwigisha ubwo bukorikori. Yabahaye ubuhanga bwo gukora imirimo inyuranye: kubāza amabuye no kuboha no gufumisha ubudodo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru no gukora ibishushanyombonera. Bazi ubukorikori bwose. None rero Besalēli na Oholiyabu bazakore ibyagenewe Ihema ry'Uhoraho nk'uko yabitegetse, bazafashwe n'abandi bahanga b'abanyabukorikori bose Uhoraho yahaye ubuhanga bwo kubikora.” Musa ahamagara Besalēli na Oholiyabu n'abandi Uhoraho yahaye ubuhanga bari babyitabiriye, batangira iyo mirimo. Musa abaha ibikoresho byose Abisiraheli bari batanze byo gukoresha Ihema. Ariko buri gitondo abantu bakomeje kuzana ibindi bikoresho, babiha Musa ho amaturo y'ubushake, kugeza ubwo abahanga bakoraga iby'Ihema bagiye kumubwira bati: “Abantu bazanye ibikoresho bisāze ibikenewe kugira ngo dukore ibyo Uhoraho yategetse!” Musa ategeka gutangaza mu nkambi yose ko abagabo n'abagore badakomeza kuzana umusanzu wo gukoresha Ihema. Nuko barekera aho kuwuzana. Bari batanze ibirenze ibikenewe kugira ngo imirimo yagombaga gukorwa irangire. Abahanga bashinzwe gukora Ihema badoze imyenda icumi iboshywe mu budodo bw'umweru bukaraze, no mu bw'isine no mu bw'umuhemba no mu bw'umutuku, bafumaho abakerubi. Buri mwenda wari ufite uburebure bwa metero cumi n'ebyiri, n'ubugari bwa metero imwe na santimetero mirongo inani. Bafatanya imyenda itanu ukwayo, n'indi itanu ukwayo, bityo bagira imyenda ibiri minini. Ku musozo wundi wa buri mwenda, bateraho udukonzo mirongo itanu bacuze mu izahabu, kugira ngo dufatanye iyo myenda yombi. Bityo Ihema rifungwa nk'umwenda umwe. Hanyuma baboha mu bwoya bw'ihene imyenda cumi n'umwe yo gusakara iryo Hema. Buri mwenda wari ufite metero cumi n'eshatu, kuri metero imwe na santimetero mirongo inani. Bafatanyije imyenda itanu ukwayo, n'indi itandatu ukwayo, bityo bagira imyenda ibiri minini. Bashyira udukondo mirongo itanu ku musozo umwe wa buri mwenda munini. Bacura mu muringa udukonzo mirongo itanu two gufatanya iyo myenda, kugira ngo Ihema rifatane. Bafatanya impu z'intama zizigishijwe ibara ry'umutuku, bafatanya n'izindi mpu z'agaciro zo gusakaza Ihema. Babāza mu mbaho z'iminyinya ibizingiti by'Ihema. Buri kizingiti cyari gifite uburebure bwa metero enye n'ubugari bwa santimetero mirongo itandatu n'esheshatu, bagishyiraho amaguru abiri. Babāza ibizingiti makumyabiri byo gushyira mu ruhande rw'amajyepfo, kandi bacura mu ifeza ibirenge mirongo ine byo gushingamo ibyo bizingiti, kugira ngo buri kizingiti kizashingwe mu birenge bibiri bikurikije amaguru yacyo. Babāza n'ibindi bizingiti makumyabiri byo gushyira mu ruhande rw'amajyaruguru, bacura no mu ifeza ibirenge mirongo ine byo kuzabishingamo. Babāza ibizingiti bitandatu bizajya mu mutwe w'inyuma w'Ihema ahagana iburengerazuba, n'ibindi bibiri byo kuzashyira mu nguni. Buri kizingiti cyo mu nguni cyari ikimane gifungiwe hamwe uhereye hasi, no hejuru gifatanyirijwe mu gifunga kimwe. Bityo bakoze ibizingiti umunani n'ibirenge by'ifeza cumi na bitandatu bizajya mu ruhande rw'inyuma, kugira ngo buri kizingiti kizashingwe mu birenge bibiri. Babāza mu mbaho z'iminyinya imbariro zo gufatanya ibyo bizingiti: eshanu zo kujya mu ruhande rumwe rw'Ihema, n'izindi eshanu zo kujya mu rundi, n'izindi eshanu zo kujya mu mutwe w'inyuma ahagana iburengerazuba. Bakoze urubariro rwo hagati rwambukiranyije uruhande rwose rw'Ihema. Bomeka izahabu ku bizingiti no ku mbariro zabyo, kandi bacura mu izahabu ibifunga byo kwinjizamo imbariro. Abahanga mu kudoda baboha umwenda mu budodo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru bukaraze, babufumaho abakerubi. Bawubāriza inkingi enye mu mbaho z'iminyinya bazomekaho izahabu, bacura mu izahabu udukonzo two kuwumanikisha, bacura no mu ifeza ibirenge bine byo gushingamo izo nkingi. Abahanga mu kudoda baboha umwenda wo gukinga ku muryango w'Ihema, bawubohesha ubudodo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru bukaraze. Bawubāriza inkingi eshanu, bacura n'udukonzo two kuwumanikisha. Hejuru ku nkingi no ku dukonzo twazo bomekaho izahabu, bacura no mu muringa ibirenge bitanu byo kuzishingamo. Besalēli abāza Isanduku mu mbaho z'iminyinya, ifite uburebure bwa metero imwe na santimetero icumi, n'ubugari bwa santimetero mirongo itandatu n'esheshatu, n'ubuhagarike bwa santimetero mirongo itandatu n'esheshatu. Ayomekaho izahabu inoze imbere n'inyuma, ayizengurutsa n'umuguno w'izahabu. Ayicurira ibifunga bine by'izahabu abishyira mu nguni enye zo munsi y'Isanduku, bibiri mu ruhande rumwe, bibiri mu rundi. Abāza imijishi mu biti by'iminyinya ayomekaho izahabu, ayinjiza mu bifunga by'Isanduku kugira ngo bashobore kuyiheka. Acura mu izahabu inoze igipfundikizo cyayo gifite uburebure bwa metero imwe na santimetero icumi, n'ubugari bwa santimetero mirongo itandatu n'esheshatu. Acura abakerubi babiri mu izahabu abashyira ku mitwe yombi y'igipfundikizo, kandi bombi bari bafatanye na cyo. Bari berekeranye, amababa yabo arambuye hejuru y'igipfundikizo. Babāza ameza mu mbaho z'iminyinya, afite uburebure bwa santimetero mirongo inani n'umunani, n'ubugari bwa santimetero mirongo ine n'enye, n'ubuhagarike bwa santimetero mirongo itandatu n'esheshatu. Bayomekaho izahabu inoze, bayizengurutsa n'umuguno w'izahabu. Bayazengurutsa umutambiko ufite ubugari bwa santimetero umunani, na wo ufite umuguno w'izahabu. Bayacurira ibifunga bine by'izahabu, babishyira ku mpande zombi aho amaguru atereye, ahegereye umutambiko. Ibyo bifunga ni ibyo kwinjizamo imijishi yo guhekesha ameza. Iyo mijishi bayibāza mu biti by'iminyinya bayomekaho izahabu. Bacura mu izahabu inoze ibikoresho byo kuri ayo meza: amasahani n'ibiyiko n'inzabya n'utubindi, bikoreshwa mu mihango y'ituro risukwa. Bacura igitereko cy'amatara mu izahabu inoze. Cyari kigizwe n'indiba n'igihimba n'amapfundo n'indabyo n'udututu twazo, kandi byose byacuzwe bifatanye. Bashamikira ku gihimba amashami atandatu, atatu mu ruhande rumwe, atatu mu rundi. Buri shami ryari rifite amapfundo atatu n'indabyo eshatu, n'udututu twazo. Ku gihimba bashyiraho amapfundo n'indabyo, n'udututu twazo. Bashyira ipfundo munsi ya buri mashami abiri abiri agize ibyiciro bitatu. Amapfundo n'amashami by'igitereko, byose babicuze mu izahabu inoze bifatanye. Bacura mu izahabu inoze amatara arindwi n'ibikoresho byo kuyacana no kuyazimya, n'isahani yo kubishyiraho. Icyo gitereko n'ibigendana na cyo, byose babicuze mu biro mirongo itatu na bitanu by'izahabu inoze. Babāza mu mbaho z'iminyinya igicaniro cyo koserezaho imibavu. Cyari gifite ubugari bwa santimetero mirongo ine n'enye, n'uburebure bwa santimetero mirongo ine n'enye, n'ubuhagarike bwa santimetero mirongo inani n'umunani. Cyari gifite amahembe y'imbaho afatanye na cyo. Bacyomekaho izahabu inoze impande zose no hejuru no ku mahembe yacyo, bakizengurutsa n'umuguno w'izahabu. Bacura ibifunga mu izahabu babifunga munsi y'umuguno, bibiri ku ruhande rumwe, bibiri ku rundi. Ibyo bifunga ni ibyo kwinjizamo imijishi yo guhekesha igicaniro. Iyo mijishi bayibāza mu biti by'iminyinya, bayomekaho izahabu. Umuhanga mu gukora amarashi akora amavuta yo gukoresha mu mihango yo gusīga, akora n'umubavu mwiza uhumura neza wo koswa. Bakora urutambiro mu mbaho z'iminyinya rufite impande enye zingana, buri ruhande rufite metero ebyiri na santimetero makumyabiri, n'ubuhagarike bwa metero imwe na santimetero mirongo itatu. Mu nguni zarwo zo hejuru uko ari enye, rwari rufite amahembe y'imbaho afatanye na rwo, kandi rwose barwomekaho umuringa. Bacura mu muringa ibikoresho byose bijyana na rwo: inzabya n'ibitiyo byo kuyoza ivu, n'ibikombe n'ibyotezo n'amakanya yo kwaruza inyama. Bacura mu muringa akazitiro k'akayunguruzo, bakazengurutsa urutambiro kuva hasi kugeza mu cya kabiri cyarwo. Bacura mu muringa ibifunga bine byo kwinjizamo imijishi, babishyira mu nguni enye z'ako kazitiro. Babāza iyo mijishi mu biti by'iminyinya bayomekaho umuringa, bayinjiza mu bifunga biri mu mpande zombi z'urutambiro kugira ngo bajye bashobora kuruheka. Rwari rukoze mu mbaho, kandi imbere muri rwo hāri umurangara. Bacura igikarabiro n'igitereko cyacyo mu muringa, wavuye mu musanzu w'abagore bakoraga ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro, batanze indorerwamo zabo z'umuringa. Bakora n'ibyo kubaka urugo. Baboha imyenda mu budodo bw'umweru bukaraze: uwo mu nkike yo mu ruhande rw'amajyepfo wari ufite uburebure bwa metero mirongo ine n'enye. Bawubāriza inkingi makumyabiri, bazicurira ibirenge makumyabiri mu muringa, bacura mu ifeza udukonzo n'udukondo two kuwumanikisha. N'uwo mu nkike yo mu ruhande rw'amajyaruguru babigenza batyo. Umwenda w'inkike yo mu ruhande rw'iburengerazuba wari ufite uburebure bwa metero makumyabiri n'ebyiri, bawubāriza inkingi icumi bazicurira ibirenge icumi, bacura mu ifeza udukonzo n'udukondo two kuwumanikisha. Inkike yo mu ruhande rw'iburasirazuba yari ifite uburebure bwa metero makumyabiri n'ebyiri. Umwenda wo ku nkike yo haruguru y'irembo wari ufite uburebure bwa metero esheshatu n'igice, bawubāriza inkingi eshatu bazicurira n'ibirenge bitatu. N'uwo ku nkike yo hepfo y'irembo na wo babigenza batyo. Imyenda yose y'urwo rugo yari iboshywe mu budodo bw'umweru bukaraze. Ibirenge by'inkingi babicuze mu muringa, naho udukondo n'udukonzo twazo babicura mu ifeza, hejuru ku nkingi bomekaho ifeza maze baziteraho twa dukondo. Abahanga mu kudoda baboha umwenda wo gukinga ku irembo, ufite uburebure bwa metero icyenda n'ubuhagarike bungana n'ubw'umwenda w'urugo, ari bwo metero ebyiri na santimetero makumyabiri, bawuboha mu budodo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru bukaraze. Bawubāriza inkingi enye bazicurira mu muringa ibirenge bine, bazicurira mu ifeza udukondo n'udukonzo maze hejuru kuri zo bomekaho ifeza. Imambo z'Ihema n'iz'urugo bazicura mu muringa. Musa ategeka Abalevi ko babarura ibyo gukoresha mu mushinga wo kubaka Ihema ry'ibonaniro, bayobowe na Itamari mwene Aroni umutambyi. Besalēli mwene Uri akaba n'umwuzukuru wa Huri wo mu muryango wa Yuda, yari yakoze ibyo Uhoraho yari yategetse Musa byose. Yafashijwe na Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani. Yari azi ubukorikori bwinshi: kubāza amabuye no kuboha imyenda mu budodo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru. Ba Balevi babonye ko izahabu yose Abisiraheli batanze ngo ikoreshwe mu mushinga wo kubaka Ihema, yapimaga nka toni imwe hakurikijwe igipimo gikoreshwa n'abatambyi. Naho ifeza babonye ko zapimaga toni eshatu n'ibiro magana ane na makumyabiri. Ni izatanzwe mu gihe cy'ibarura ry'Abisiraheli. Habaruwe abagabo ibihumbi magana atandatu na bitatu na magana atanu na mirongo itanu, bafite imyaka makumyabiri n'abayirengeje, buri muntu agatanga ifeza zari zategetswe zipimwe hakurikijwe igipimo gikoreshwa n'abatambyi. Muri izo feza bakoresheje toni eshatu n'ibiro magana ane bacura ibirenge ijana byo gushingamo ibizingiti by'Ihema, n'inkingi zo kumanikaho umwenda waryo. Buri kirenge cyatwaye ibiro mirongo itatu na bine by'ifeza. Mu biro makumyabiri byasigaye bacuramo udukondo n'udukonzo tw'inkingi, bakuramo n'ifeza yo komeka hejuru kuri izo nkingi. Umuringa Abisiraheli batanze, wo wapimaga nka toni ebyiri n'ibiro magana ane. Bawukoresheje mu gucura ibirenge by'inkingi zo ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro, no kubaka urutambiro no gucura akazitiro karwo n'ibikoresho byose bigendana na rwo, bawucuramo n'ibirenge by'inkingi z'urugo n'izo ku irembo, bawucuramo n'imambo zo gushinga Ihema n'iz'urugo rurizengurutse. Abahanga mu kudoda badoda imyambaro y'abazakora mu Ihema, harimo iyagenewe Aroni n'iyo abahungu be bazajya bambara bakora umurimo w'ubutambyi. Bayidoze mu myenda iboshywe mu budodo bw'isine n'ubw'umuhemba n'ubw'umutuku, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. Bashyiraho imishumi ku mitwe yacyo yombi yo kugifatisha ku ntugu. Badoda umukandara wo kugikenyeza mu mwenda umeze nk'uwadozwemo igishura, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. Umubāji w'amabuye yandika amazina ya bene Yakobo ku mabuye y'agaciro yitwa onigisi nk'uko bakora ikashe, ayafungira mu tuzingiti tw'izahabu. Bayafatisha ku mishumi y'igishura kugira ngo abe urwibutso rw'imiryango y'Abisiraheli, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. Abahanga mu kudoda badoda agafuka ko mu gituza cy'umutambyi mu mwenda umeze nk'uw'igishura, w'ubudodo bw'isine n'ubw'umuhemba n'ubw'umutuku, n'ubw'umweru bukaraze n'ubw'izahabu. Kari gakubiranyije kandi gafite impande enye zingana, buri ruhande rufite santimetero makumyabiri n'ebyiri. Bagatakaho imisitari ine y'amabuye y'agaciro, ku musitari wa mbere batakaho ayitwa rubi na topazi na emerodi, ku musitari wa kabiri batakaho malashita na safiro na diyama, ku musitari wa gatatu batakaho yasenti na agata na ametisito, naho ku musitari wa kane batakaho kirizolito na onigisi na yasipi. Buri buye barifungiye mu kazingiti k'izahabu. Kuri buri buye bandikaho izina ry'umwe muri bene Yakobo nk'uko bakora ikashe. Ayo mabuye ashushanya imiryango cumi n'ibiri y'Abisiraheli. Babohera ako gafuka udushumi mu budodo bw'izahabu inoze tumeze nk'imigozi. Bagacurira utuzingiti tubiri tw'izahabu. Bacura n'udukondo tubiri tw'izahabu badutera ku mitwe yako yombi yo hejuru, maze badufungiraho utwo dushumi twombi. Indi mitwe y'utwo dushumi bayifunga ku tuzingiti duteye ku mishumi y'igishura, bityo agafuka kaba ku ruhande rw'imbere rwacyo. Bacura utundi dukondo tubiri tw'izahabu, badutera ku mitwe yo hasi y'agafuka ahegereye igishura. Bacura utundi dukondo tubiri tw'izahabu, badutera ku musozo w'igishura aho imishumi yacyo itereye, hejuru y'umukandara bagikenyeza. Utwo dukondo tw'agafuka n'utwo hejuru y'umukandara w'igishura badufatanyisha agashumi k'isine kugira ngo ako gafuka kagume hamwe, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. Badoda ikanzu yo kwambariraho igishura mu mwenda uboshywe mu budodo bw'isine, ku ijosi ryayo bahashyira umusozo ukomeye kugira ngo itazacika. Ku musozo wayo wo hasi bahazengurutsa incunda zimeze nk'amapera, ziboshye mu budodo bukaraze bw'isine n'ubw'umuhemba n'ubw'umutuku. Bacura amayugi y'izahabu inoze bayatera hagati y'incunda n'indi, bagenda babibisikanya batyo kuzenguruka ku musozo. Uko ni ko badoze ikanzu y'umutambyi, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. Aroni n'abahungu be babadodera amakanzu maremare y'umweru, badoda mu mwenda w'umweru ingofero ya Aroni n'iz'abahungu be, babadodera n'amakabutura mu budodo bw'umweru bukaraze. Babohera Aroni umukandara mu budodo bw'umweru bukaraze, n'ubw'isine n'ubw'umuhemba n'ubw'umutuku, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. Bacura mu izahabu inoze agasate ko kwambarana n'ingofero y'umutambyi, maze bandikaho ngo “Uweguriwe Uhoraho”, nk'uko bakora ikashe. Bagafunga imbere ku ngofero bakoresheje umushumi w'isine nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. Abisiraheli bakoze ibyo Uhoraho yategetse Musa byose: barangiza gutegura Ihema ry'ibonaniro n'ibigendana na ryo. Bazanira Musa Ihema n'ibyo kurisakara n'udukonzo twaryo, n'ibizingiti n'imbariro zo kubifatanya n'inkingi zaryo n'ibirenge byazo. Impu z'intama zizigishijwe ibara ry'umutuku n'izindi mpu z'agaciro zo gusakara Ihema, n'umwenda wo gukingiriza Icyumba kizira inenge cyane. Isanduku yo gushyiramo ibisate by'amabuye byanditsweho Amategeko n'imijishi yayo n'igipfundikizo cyayo. Ameza n'ibikoresho byayo n'imigati iturwa Uhoraho. Igitereko cy'amatara cy'izahabu inoze n'amatara yacyo yose n'ibikoresho byacyo byose, n'amavuta yo gucana. Igicaniro cy'izahabu n'amavuta yo gusīga n'imibavu yoswa, n'umwenda wo gukinga ku muryango w'Ihema. Urutambiro rw'umuringa n'akazitiro k'akayunguruzo karwo k'umuringa, n'imijishi yarwo n'ibikoresho byarwo byose, n'igikarabiro n'igitereko cyacyo. Imyenda yo kubakisha urugo n'inkingi zarwo n'ibirenge byazo, n'umwenda wo gukinga ku irembo ry'urugo n'imigozi yarwo n'imambo zarwo, n'ibindi bikoresho byose bigenewe Ihema ry'ibonaniro. Imyambaro iboshywe y'abazakora mu Ihema harimo iyagenewe Aroni, n'iyo abahungu be bazajya bambara bakora umurimo w'ubutambyi. Byose Abisiraheli babikora nk'uko Uhoraho yari yategetse Musa. Musa abonye ko byose byakozwe nk'uko Uhoraho yari yabitegetse, abasabira umugisha. Uhoraho abwira Musa ati: “Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa mbere uzashinge Ihema ry'ibonaniro. Uzashyiremo Isanduku irimo ibisate by'amabuye byanditsweho Amategeko, maze ukingeho umwenda wabigenewe. Uzinjize ameza ushyireho imigati, winjize n'igitereko cy'amatara uterekeho amatara yacyo. Igicaniro cy'izahabu cyo koserezaho imibavu, uzagishyire mu Cyumba kizira inenge hafi ya ya Sanduku, maze ukinge umwenda ku muryango w'Ihema. Uzashyire urutambiro imbere y'umuryango w'Ihema ry'ibonaniro. Igikarabiro uzagishyire hagati y'Ihema ry'ibonaniro n'urutambiro, maze ucyuzuze amazi. Uzubake urugo ruzengurutse Ihema, hanyuma ukinge umwenda ku irembo ryarwo. “Uzafate amavuta abigenewe, uyasīge Ihema n'ibiririmo byose n'ibikoresho byaryo byose, kugira ngo ubinyegurire bibe binyeguriwe rwose. Uzayasīge n'urutambiro n'ibikoresho byarwo byose, kugira ngo urunyegurire rwose. Uzayasīge igikarabiro n'igitereko cyacyo, kugira ngo ubinyegurire. “Uzazane Aroni n'abahungu be ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro, maze uhabuhagirire. Uzambike Aroni imyambaro y'umutambyi, umusukeho amavuta kugira ngo umunyegurire ambere umutambyi. Uzazane n'abahungu be ubambike amakanzu, ubasukeho amavuta nk'uko wayasutse kuri se, na bo ubanyegurire bambere abatambyi. Uwo muhango uzakorerwe n'abazabakomokaho uko ibihe bihaye ibindi.” Musa akora ibyo Uhoraho yari yamutegetse byose. Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa mbere bamaze umwaka bavuye mu Misiri, bashinga Ihema bayobowe na Musa. Bashinga ibizingiti mu birenge byabyo, bateraho imbariro bashinga n'inkingi z'Ihema, barishyira hejuru yabyo maze bararisakara, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. Musa afata bya bisate by'amabuye byanditsweho Amategeko abishyira mu Isanduku, ashyiraho igipfundikizo maze ayinjizamo imijishi yayo. Bashyira Isanduku mu Ihema bakingaho umwenda wabigenewe, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. Bashyira ameza mu Ihema ry'ibonaniro iburyo, hino y'umwenda ukingirije Isanduku. Musa ayashyiriraho imigati mu Cyumba kizira inenge, nk'uko Uhoraho yari yabimutegetse. Bashyira igitereko cy'amatara mu Ihema ry'ibonaniro ibumoso ahateganye n'ameza, Musa aterekeraho amatara mu Cyumba kizira inenge, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse. Bashyira igicaniro cy'izahabu mu Ihema ry'ibonaniro hino y'umwenda, Musa yoserezaho imibavu ihumura neza, nk'uko Uhoraho yari yabimutegetse. Nuko bakinga umwenda ku muryango w'Ihema. Bashyira urutambiro imbere y'umuryango w'Ihema ry'ibonaniro, Musa atambiraho igitambo gikongorwa n'umuriro n'ituro ry'ibinyampeke, nk'uko Uhoraho yari yabimutegetse. Bashyira igikarabiro hagati y'Ihema ry'ibonaniro n'urutambiro, bacyuzuza amazi yo kwisukura. Musa na Aroni n'abahungu be bajyaga bakarabiramo intoki bakoga n'ibirenge mbere yo kwinjira mu Ihema ry'ibonaniro, cyangwa kwegera urutambiro nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. Bubaka urugo ruzengurutse Ihema n'urutambiro, bakinga umwenda ku marembo yarwo. Musa arangiza atyo iyo mirimo. Igicu gitwikīra Ihema ry'ibonaniro maze ikuzo ry'Uhoraho riraryuzura, ku buryo Musa atashoboye kwinjiramo. Kuva icyo gihe Abisiraheli ntibakomezaga urugendo icyo gicu kitavuye ku Ihema. Iyo kitarivagaho, bagumaga aho kugeza umunsi kiriviriyeho. Icyo gicu cy'Uhoraho cyagumaga hejuru y'Ihema ku manywa, naho nijoro kikaba umuriro. Byagenze bityo ku Bisiraheli mu rugendo rwabo rwose. Uhoraho ahamagara Musa, amubwirira mu Ihema ry'ibonaniro ngo ashyikirize Abisiraheli amabwiriza akurikira: Umuntu ushaka gutambira Uhoraho itungo, rijye riba iryo mu matungo maremare cyangwa magufi. Umuntu natamba iryo mu matungo maremare ho igitambo gikongorwa n'umuriro, ajye atanga ikimasa kidafite inenge, akizane imbere y'Ihema ry'ibonaniro kugira ngo Uhoraho amwakire neza. Azarambike ikiganza ku mutwe w'icyo kimasa, cyakirwe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha by'uwakizanye. Azakicire imbere y'Ihema ry'ibonaniro, abatambyi bene Aroni bafate amaraso yacyo, maze bayaminjagire ku mpande z'urutambiro ruri imbere y'iryo Hema. Uwo muntu azagikureho uruhu, hanyuma agicemo ibice. Nuko bene Aroni umutambyi bazashyire inkwi ku rutambiro bacane. Nihagira umuntu utamba intama cyangwa ihene ho igitambo gikongorwa n'umuriro, ajye atamba isekurume idafite inenge. Azayicire imbere y'Ihema ry'ibonaniro mu ruhande rwo mu majyaruguru y'urutambiro, maze abatambyi bene Aroni baminjagire amaraso yayo ku mpande z'urutambiro. Nihagira umuntu utambira Uhoraho ikiguruka ho igitambo gikongorwa n'umuriro, ajye atanga intungura cyangwa inuma. Umutambyi azayizane ku rutambiro ayice umutwe awutwikire ku rutambiro, hanyuma akamurire amaraso yayo ku ruhande rumwe rwarwo. Azayikuremo agatorero n'ibikarimo, abijugunye mu ruhande rw'iburasirazuba bw'urutambiro aho bamena ivu. Iyo numa azayitanyurire hagati y'amababa, ariko ye kuyitandukanya. Azayitwikishe umuriro ku rutambiro, bibe igitambo gikongorwa n'umuriro gifite impumuro ishimisha Uhoraho. Umuntu natura Uhoraho ituro ry'ifu y'ibinyampeke, ajye afata ifu nziza ayisukeho amavuta y'iminzenze, ashyireho n'umubavu. Azarizanire abatambyi bene Aroni. Umwe muri bo akureho wa mubavu wose, afate n'urushyi rwa ya fu yavanze n'amavuta abitwikire ku rutambiro, bibe ikimenyetso cy'uko byose byatuwe Uhoraho. Ni ituro ritwikwa, impumuro yaryo igashimisha Uhoraho. Ibisigaye byavuye ku ituro ritwikwa bizabe ibya Aroni n'abamukomokaho gusa, kuko byeguriwe rwose Uhoraho. Niba ari ituro ry'imigati yokejwe mu ifuru, ijye ikorwa mu ifu nziza ariko he kujyamo umusemburo. Ijye iba imigati ikozwe mu ifu ifunyangishijwe amavuta, cyangwa ibisuguti bikozwe mu ifu yonyine bigasigwaho amavuta. Niba ari ituro ry'utugati dukaranze ku ipanu igaramye, tujye tuba dukozwe mu ifu nziza ifunyangishijwe amavuta, ariko he kujyamo umusemburo. Iyo migati imanyagurwemo ibice maze bisukweho amavuta, ibe ari ituro ry'ibinyampeke. Niba ari ituro ry'utugati dukaranze ku ipanu ifukuye, na two tujye tuba dukozwe mu ifu nziza ifunyangishijwe amavuta. Bene ayo maturo y'ibinyampeke bajye bayazanira Uhoraho, bayashyikirize umutambyi ayajyane ku rutambiro. Nuko afateho igice kibe ikimenyetso cy'uko byose byatuwe Uhoraho, agitwikire ku rutambiro kibe ituro ritwikwa rifite impumuro ishimisha Uhoraho. Ibisigaye byavuye ku ituro ritwikwa bizabe ibya Aroni n'abamukomokaho gusa, kuko byeguriwe rwose Uhoraho. Ntimugature Uhoraho ituro ry'ibinyampeke ririmo umusemburo. Amaturo atwikwa ntagomba kubamo umusemburo cyangwa ubuki. Mushobora kubimutura ho ituro ry'umuganura, ariko ntibigatwikirwe ku rutambiro mugira ngo impumuro yabyo iramushimisha. Ituro ryose ry'ibinyampeke mutura mujye murishyiramo umunyu, ntimukibagirwe kuwushyiramo kuko ushushanya Isezerano Imana yanyu yagiranye namwe. Amaturo yose y'ibinyampeke mujye muyaturana umunyu. Niba ari ituro ry'umuganura mutura Uhoraho, mujye mukaranga amahundo ku muriro hanyuma musekuremo igiheri. Mujye musukaho amavuta kandi mushyireho n'umubavu, ribe ari ituro ry'ibinyampeke. Umutambyi ajye atwika uwo mubavu wose n'igice cy'impeke kivanze n'amavuta, bibe ikimenyetso cy'uko byose byatuwe Uhoraho, ribe ari ituro ritwikwa. Umuntu natamba inka ho igitambo cy'umusangiro yaba ikimasa cyangwa inyana, igomba kuba idafite inenge. Ajye ayizana imbere y'Ihema ry'ibonaniro. Azayirambike ikiganza ku mutwe, ayicire imbere y'Ihema ry'ibonaniro, abatambyi bene Aroni baminjagire amaraso yayo ku mpande z'urutambiro. Nuko abatambyi babitwikire ku rutambiro hamwe n'igitambo gikongorwa n'umuriro, bibe ituro ritwikwa rifite impumuro ishimisha Uhoraho. Umuntu natambira Uhoraho intama cyangwa ihene ho igitambo cy'umusangiro, yaba isekurume cyangwa inyagazi, igomba kuba idafite inenge. Niba ari intama, ajye ayizana imbere y'Ihema ry'Uhoraho. Azarambike ikiganza ku mutwe wayo, ayicire imbere y'Ihema ry'ibonaniro, abatambyi baminjagire amaraso yayo ku mpande z'urutambiro. Nuko ibyo byokurya umutambyi abitwikire ku rutambiro, bibe ituro ritwikirwa Uhoraho. Umuntu natamba ihene ho igitambo cy'umusangiro, ajye ayizana imbere y'Ihema ry'Uhoraho. Azarambike ikiganza ku mutwe wayo, ayicire imbere y'Ihema ry'ibonaniro, abatambyi baminjagire amaraso yayo ku mpande z'urutambiro. Nuko ibyo byokurya umutambyi abitwikire ku rutambiro, bibe ituro ritwikirwa Uhoraho rifite impumuro imushimisha. Urugimbu rwose ni urw'Uhoraho. Ntimukarye urugimbu cyangwa amaraso, iryo ni itegeko ridakuka. Muzarikurikize mwebwe n'abazabakomokaho, aho muzaba mutuye hose. Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli yuko umuntu ukoze icyaha atabigambiriye, agakora icyo Uhoraho yababujije cyose, agomba kubahiriza amabwiriza akurikira. Niba ari Umutambyi mukuru ukoze icyaha agatuma Abisiraheli batababarirwa ibyaha, ajye atambira Uhoraho ikimasa kidafite inenge ho igitambo cyo guhongerera icyo cyaha. Azane icyo kimasa ku Ihema ry'ibonaniro imbere y'Uhoraho, akirambike ikiganza ku mutwe maze akihicire. Afate ku maraso yacyo ayajyane mu Ihema ry'ibonaniro, ayakozemo urutoki ayatere incuro ndwi mu Cyumba kizira inenge imbere y'Uhoraho. Afate ku maraso asigaye, ayasīge ku mahembe y'igicaniro cy'imibavu kiri imbere y'Uhoraho mu Ihema ry'ibonaniro. Amaraso yose asigaye, ayasuke ku gice cyo hasi cy'urutambiro ruri imbere y'iryo Hema ry'ibonaniro. Nuko akureho urugimbu rwose rw'icyo kimasa cyatambwe ho igitambo cyo guhongerera icyaha, akureho urugimbu rwose rwo ku nyama zo mu nda, n'impyiko zombi n'urugimbu rwazo n'ityazo ry'umwijima, nk'uko babigenza ku nka y'igitambo cy'umusangiro. Umutambyi abitwikire ku rutambiro. Naho uruhu rw'icyo kimasa n'inyama zacyo zose, n'igihanga n'amaguru n'inyama zo mu nda n'amayezi, mbese ibisigaye byose, abijyane inyuma y'inkambi ahantu hadahumanye aho bamena ivu, abitwikishe inkwi. Aho ni ho bigomba gutwikirwa. Niba ari Abisiraheli bose bakoze icyaha batabigambiriye kandi batabizi, bagakora icyo Uhoraho yababujije cyose bazaba bacumuye. Icyo cyaha nikimenyekana, bajye bazana imbere y'Ihema ry'ibonaniro ikimasa cy'igitambo cyo guhongerera icyo cyaha. Abe ari ho abakuru b'Abisiraheli bakirambikira ibiganza ku mutwe, bakihicire. Umutambyi mukuru afate ku maraso yacyo ayajyane mu Ihema ry'ibonaniro, ayakozemo urutoki, ayatere incuro ndwi mu Cyumba kizira inenge imbere y'Uhoraho. Afate ku maraso asigaye, ayasīge ku mahembe y'igicaniro cy'imibavu kiri imbere y'Uhoraho mu Ihema ry'ibonaniro. Amaraso yose asigaye, ayasuke ku gice cyo hasi cy'urutambiro ruri imbere y'iryo Hema ry'ibonaniro. Hanyuma akureho urugimbu rwose rw'icyo kimasa, arutwikire ku rutambiro. Ajye akurikiza imihango y'igitambo cyo guhongerera ibyaha, kugira ngo Abisiraheli bababarirwe icyaha bakoze. Ibisigaye by'icyo kimasa abijyane inyuma y'inkambi, abitwike nk'uko bigenda ku gitambo cyo guhongerera icyaha cy'Umutambyi mukuru. Uko ni ko bazajya batamba igitambo cyo guhongerera icyaha cy'Abisiraheli. Niba ari umutware ukoze icyaha atabigambiriye, agakora icyo Uhoraho Imana ye yababujije cyose, azaba acumuye. Namenya icyaha cye ajye azana igitambo cy'isekurume y'ihene idafite inenge, ayirambike ikiganza ku mutwe, ayicire imbere y'Ihema ry'Uhoraho aho bicira amatungo y'ibitambo bikongorwa, ibe igitambo cyo guhongerera icyaha. Umutambyi akoze urutoki mu maraso y'icyo gitambo ayasīge ku mahembe y'urutambiro, amaraso asigaye ayasuke ku gice cyo hasi cy'urutambiro, urugimbu rwose rw'iyo hene arutwikire ku rutambiro nk'uko babigenza ku bitambo by'umusangiro. Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera icyaha cy'umutware, kugira ngo akibabarirwe. Niba ari umuturage usanzwe ukoze icyaha atabigambiriye, agakora icyo Uhoraho yababujije cyose, azaba acumuye. Namenya icyaha cye, ajye azana igitambo cyo kugihongerera. Niba ari ihene ajye azana inyagazi idafite inenge, ayirambike ikiganza ku mutwe, ayicire aho bicira amatungo y'ibitambo bikongorwa n'umuriro. Umutambyi akoze urutoki mu maraso y'icyo gitambo cyo guhongerera icyaha, ayasīge ku mahembe y'urutambiro, amaraso asigaye ayasuke ku gice cyo hasi cy'urutambiro. Uwo muturage akureho urugimbu rwayo rwose nk'uko babigenza ku gitambo cy'umusangiro, umutambyi arutwikire ku rutambiro maze impumuro yarwo ishimishe Uhoraho. Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera icyaha cy'umuturage, kugira ngo akibabarirwe. Uwo muturage natura umwana w'intama ho igitambo cyo guhongerera icyaha cye, ajye azana inyagazi idafite inenge, ayirambike ikiganza ku mutwe, ayicire aho bicira amatungo y'ibitambo bikongorwa n'umuriro. Umutambyi akoze urutoki mu maraso y'icyo gitambo cyo guhongerera icyaha, ayasīge ku mahembe y'urutambiro, amaraso asigaye ayasuke ku gice cyo hasi cy'urutambiro. Uwo muturage akureho urugimbu rwayo rwose nk'uko babigenza ku ntama y'igitambo cy'umusangiro. Nuko umutambyi arutwikire ku rutambiro hamwe n'andi maturo atwikwa batuye Uhoraho. Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera icyaha cy'umuturage usanzwe, kugira ngo akibabarirwe. Umuntu niyanga kuba umugabo w'ibyo yabonye cyangwa yumvise azaba acumuye, akwiriye kubihanirwa. Umuntu nakora ku kintu gihumanye atabishaka, nk'intumbi y'inyamaswa ihumanye cyangwa intumbi y'itungo rihumanye, cyangwa intumbi y'agasimba gahumanye, azaba ahumanye kandi abe acumuye. Umuntu nakora ku muntu uhumanye na we azaba ahumanye nubwo yaba yamukozeho atabizi, namara kubimenya azaba acumuye. Umuntu narahirira ikintu icyo ari cyo cyose adatekereje ku ngaruka zacyo, nyuma agasanga adashobora gusohoza indahiro ye, azaba acumuye. Umuntu nakora kimwe muri ibyo byaha ajye yemera ko yagikoze, maze azane inyagazi y'intama cyangwa ishashi y'ihene ho igitambo cyo guhongerera icyaha yakoze. Uko ni ko azajya yiyunga n'Uhoraho, maze umutambyi agahongerera icyo cyaha. Niba ari umukene udashobora kubona intama cyangwa ihene, ajye azana intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, kugira ngo yiyunge n'Uhoraho kubera icyaha yakoze. Inuma imwe ibe igitambo cyo guhongerera icyo cyaha, indi ibe igitambo gikongorwa n'umuriro. Umutambyi namara kuzākīra, ajye afata imwe ayice ijosi ariko ye kuritanya, ibe igitambo cyo guhongerera icyaha. Afate ku maraso yayo ayaminjagire ku ruhande rw'urutambiro, asigaye ayakamurire ku gice cyarwo cyo hasi, ibe igitambo cyo guhongerera icyaha. Indi numa ayitambe ho igitambo gikongorwa n'umuriro, akurikije imihango yagenwe. Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera icyaha cy'umukene, kugira ngo akibabarirwe. Niba ari umutindi udashobora kubona intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, ajye azana ikiro cy'ifu y'ingano ho ituro ryo guhongerera icyaha yakoze. Ariko ntagasukeho amavuta cyangwa ngo ashyireho umubavu, kuko ari ituro ryo guhongerera icyaha. Umutambyi namara kwākīra iyo fu, ajye afataho urushyi ayitwikane n'andi maturo atwikwa, bibe ikimenyetso cy'uko byose byatuwe Uhoraho. Ibyo na byo bibe ituro ryo guhongerera icyaha. Ifu isigaye ibe iy'umutambyi, nk'uko bigenda ku ituro risanzwe ry'ibinyampeke. Uko ni ko umutambyi azajya ahongerera bene ibyo byaha bitagambiriwe. Uhoraho aha Musa amabwiriza akurikira: umuntu nacumura atabigambiriye ntatange amaturo yeguriwe Uhoraho, ajye atanga isekurume y'intama idafite inenge ho igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho. Igomba kuba ifite igiciro gihagije, kibazwe mu bikoroto by'ifeza bikoreshwa n'abatambyi. Kandi amaturo atatanze ajye ayishyura yongeyeho kimwe cya gatanu, byose abihe umutambyi. Umutambyi ajye amutambira ya sekurume, kugira ngo uwo muntu ababarirwe yiyunge n'Uhoraho. Umuntu nacumura atabigambiriye agakora icyo Uhoraho yababujije cyose, akwiriye kubihanirwa. Ajye azanira umutambyi isekurume y'intama idafite inenge y'igiciro gihagije, ibe igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho. Umutambyi ajye ayitamba kugira ngo ahongerere igicumuro uwo muntu yakoze atabizi, maze ababarirwe. Uwo muntu ajye atanga igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho, kuko aba yamucumuyeho. Uhoraho arakomeza aha Musa amabwiriza akurikira: umuntu nateshuka agacumura ku Uhoraho, ajye atanga igitambo cyo kwiyunga na we. Urugero, nk'ubeshyeshya bagenzi be ibintu bitari ibye, ari ibyo yatijwe cyangwa ibyo yabikijwe cyangwa ibyo yibye, cyangwa nk'uriganya mugenzi we, cyangwa nk'uwatoye ikintu cya mugenzi we akabihakana, cyangwa nk'urahira ibinyoma ahishira kimwe muri ibyo byaha. Umuntu uzacumura atyo ajye asubiza icyo yibye cyangwa icyo yariganyije, cyangwa icyo yatijwe cyangwa icyo yabikijwe, cyangwa icyo yatoye cyangwa icyo yarahiriyeho ibinyoma cyose. Ajye asubiza nyiracyo ikintu cye cyose yongereyeho kimwe cya gatanu, mbere yo gutanga igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho. Nuko azanire umutambyi isekurume y'intama idafite inenge y'igiciro gihagije, ibe igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho. Umutambyi ajye ahongerera igicumuro cyose uwo muntu yakoze, kugira ngo Uhoraho amubabarire. Uhoraho abwira Musa guha Aroni n'abahungu be aya mabwiriza: Dore amategeko yerekeye igitambo gikongorwa n'umuriro: icya nimugoroba kijye kirara kigurumanira ku rutambiro kigeze mu gitondo, umuriro ntukigere uzima. Umutambyi ajye yambara ikanzu y'umweru n'ikabutura y'umweru, ayore ivu ry'igitambo gikongorwa n'umuriro ku rutambiro, arishyire iruhande rwarwo. Hanyuma ahindure imyambaro, ajye kumena iryo vu inyuma y'inkambi ahantu hadahumanye. Umuriro wo ku rutambiro ntukigere uzima, buri gitondo umutambyi ajye yongeraho inkwi, agerekeho igitambo gikongorwa n'umuriro cya mu gitondo, abone gutwika urugimbu rw'ibitambo by'umusangiro. Umuriro ujye uhora waka ku rutambiro, ntukigere uzima. Dore amategeko yerekeye amaturo y'ibinyampeke: bene Aroni bajye bayazanira Uhoraho imbere y'urutambiro. Umwe muri bo akureho umubavu wose uriho, afate n'urushyi rw'ifu yavanze n'amavuta abitwikire ku rutambiro, bibe ikimenyetso cy'uko byose byatuwe Uhoraho, impumuro yabyo imushimishe. Abakomoka kuri Aroni b'igitsinagabo bonyine ni bo bashobora kuryaho, kuko uwo mugabane uva ku maturo atwikwa y'Uhoraho wabagenewe uko ibihe bihaye ibindi. Undi muntu wese uzawuryaho azabona ishyano. Uhoraho arakomeza aha Musa aya mabwiriza: Aroni n'abamukomokaho nibamara kwegurirwa Uhoraho, bajye batura ikiro cy'ifu y'ingano buri munsi, kimwe cya kabiri mu gitondo, ikindi cya kabiri nimugoroba. Bajye bayivanga n'amavuta maze bayikoremo utugati dukaranze ku ipanu, batumanyaguremo uduce baduture Uhoraho maze impumuro yatwo imushimishe. Umutambyi mukuru ukomoka kuri Aroni ajye ahora atura ayo maturo, ayatwike yose kuko yagenewe Uhoraho uko ibihe bihaye ibindi. Igihe abatambyi batuye amaturo yabo y'ibinyampeke bajye bayatwika yose uko yakabaye, ntibagomba kuyaryaho. Uhoraho abwira Musa guha Aroni n'abahungu be aya mategeko yerekeye igitambo cyo guhongerera icyaha: itungo ry'icyo gitambo rijye ryicirwa imbere y'Ihema ry'Uhoraho, aho bicira itungo ry'igitambo gikongorwa n'umuriro. Ni igitambo cyamweguriwe rwose. Umutambyi ugitamba ni we ushobora kuryaho, kandi akakirira mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro. Ikintu cyose kizakora ku nyama zacyo kizaba cyeguriwe Uhoraho. Amaraso y'icyo gitambo nameneka ku mwambaro, bajye bawumesera ahantu hazira inenge. Inyama zacyo nibaziteka mu nkono y'ibumba, nizishiramo bajye bayimena. Nibaziteka mu nkono y'umuringa, bajye bayikūba bayogeshe amazi. Abatambyi n'abahungu babo ni bo bonyine bashobora kurya kuri ibyo bitambo, kuko byeguriwe Uhoraho rwose. Ariko ntibakarye igitambo cyo guhongerera icyaha cy'umutambyi cyangwa icy'Abisiraheli bose, bya bindi amaraso yabyo agomba kwinjizwa mu Ihema ry'ibonaniro, ahubwo bajye bagitwika. Dore amategeko yerekeye igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho: ni igitambo cyamweguriwe rwose. Bajye bicira isekurume y'intama aho bicira amatungo y'ibitambo bikongorwa n'umuriro, maze umutambyi aminjagire amaraso yayo ku mpande z'urutambiro. Nuko umutambyi abitwikire byose ku rutambiro, bibe ituro ritwikwa. Icyo ni cyo gitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho cyamweguriwe rwose. Abatambyi n'abahungu babo ni bo bonyine bashobora kurya ku nyama zisigaye, kandi bakazirira mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro. Zijye ziba iz'uwatambye icyo gitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho, nk'uko bigenda ku bitambo byo guhongerera ibyaha. Umuntu natura itungo ho igitambo gikongorwa n'umuriro, umutambyi wagitambye ni we uzajyana uruhu rwaryo. Amaturo y'ibinyampeke yokejwe mu ifuru cyangwa akaranze, ni ay'umutambyi wayamurikiye Uhoraho. Naho amaturo y'ibinyampeke adatetse, yaba avanze n'amavuta cyangwa ari yonyine, abatambyi bose bajye bayagabana. Dore amategeko yerekeye ibitambo by'umusangiro biturwa Uhoraho: niba ari igitambo cyo gushimira Uhoraho, nyiracyo akizanane n'imigati idasembuye irimo amavuta, n'ibisuguti bidasembuye bisīze amavuta, n'utugati dukozwe mu ifu nziza ivanze n'amavuta, yongereho n'imigati isembuye. Afate umugati umwe umwe kuri buri bwoko, iyo migati ayiture Uhoraho, ibe umugabane w'umutambyi watambye igitambo cy'umusangiro. Inyama z'igitambo cy'umusangiro cyo gushimira Uhoraho zijye ziribwa uwo munsi, ntizikarāre. Niba icyo gitambo cy'umusangiro ari icyo guhigura umuhigo cyangwa icy'ubushake, bajye barya inyama zacyo umunsi cyatambweho nizirara bazirye bukeye, ariko nihagira izisigara ku munsi ukurikiyeho, bajye bazitwika. Nibazirya nyuma y'iyo minsi ibiri, Uhoraho ntazemera icyo gitambo, n'uwagituye kizamubera impfabusa kuko inyama ziba zihumanye. Uwaziryaho wese aba akwiriye kubihanirwa. Inyama zakoze ku gihumanye cyose ntizikaribwe, ahubwo zijye zitwikwa. Umuntu urya ku nyama z'igitambo cy'umusangiro agomba kuba adahumanye. Nihagira umuntu uhumanye uziryaho ajye acibwa mu bwoko bwe. Uzaziryaho yakoze ku muntu uhumanye cyangwa inyamaswa ihumanye cyangwa ku kintu cyose kizira, ajye acibwa mu bwoko bwe. Uhoraho akomeza kubwira Musa guha Abisiraheli aya mabwiriza ati: “Ntimukarye urugimbu urwo ari rwo rwose, rwaba urw'inka cyangwa urw'intama cyangwa urw'ihene. Urugimbu rw'itungo ryapfuye cyangwa ryatanyaguwe n'inyamaswa ntimukarurye, ariko mushobora kurukoresha ibindi. Umuntu uzarya ku rugimbu rw'itungo ry'igitambo gitwikwa yatuye Uhoraho, ajye acibwa mu bwoko bwe. “Aho mwaba muri hose ntimukarye amaraso, yaba ay'ibiguruka cyangwa ay'inyamaswa cyangwa ay'amatungo. Umuntu wese uzarya amaraso ajye acibwa mu bwoko bwe.” Uhoraho akomeza kubwira Musa guha Abisiraheli aya mabwiriza: umuntu uzanye itungo ry'igitambo cy'umusangiro ajye atura Uhoraho umugabane umugenewe. Ajye yizanira urugimbu n'inkoro, bibe ituro ritwikwa ry'Uhoraho. Inkoro ayimumurikire ihabwe Aroni n'abamukomokaho, naho urugimbu umutambyi arutwikire ku rutambiro. Itako ry'iburyo ry'itungo ry'igitambo cy'umusangiro, na ryo rizahabwe umutambyi waminjagiye amaraso agatwika urugimbu rw'icyo gitambo. Iryo tako ni umugabane w'uwo mutambyi. Uhoraho yatse Abisiraheli iyo nkoro n'iryo tako byo ku gitambo cy'umusangiro, abigenera Aroni n'abamukomokaho kugira ngo bibe umugabane wabo uko ibihe bihaye ibindi. Uwo mugabane w'amaturo atwikwa y'Uhoraho wahawe Aroni n'abahungu be, uhereye umunsi beguriwe Uhoraho kugira ngo babe abatambyi. Uwo munsi Uhoraho yategetse Abisiraheli gutanga uwo mugabane, kugira ngo ube uwa Aroni n'abamukomokaho uko ibihe bihaye ibindi. Ayo ni yo mategeko yerekeye ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'amaturo y'ibinyampeke, n'ibitambo byo guhongerera ibyaha, n'ibyo kwiyunga n'Uhoraho, n'iby'umuhango wo kwegurira abatambyi Uhoraho, n'iby'umusangiro. Uhoraho yahereye Musa ayo mategeko ku musozi wa Sinayi, anategekera Abisiraheli mu butayu bwa Sinayi kujya batura ayo maturo. Uhoraho abwira Musa ati: “Zana Aroni n'abahungu be, n'imyambaro y'abatambyi n'amavuta yo gusīga, n'ikimasa cy'igitambo cyo guhongerera ibyaha n'amasekurume y'intama abiri, n'inkōko y'imigati idasembuye, uhamagaze Abisiraheli bose bateranire imbere y'Ihema ry'ibonaniro.” Musa akora ibyo Uhoraho yamutegetse. Nuko Abisiraheli bateranira imbere y'Ihema ry'ibonaniro, Musa arababwira ati: “Ngiye gukora ibyo Uhoraho yantegetse.” Musa ahamagara Aroni n'abahungu be arabuhagira, yambika Aroni ikanzu ndende amukenyeza umukandara, amwambika n'ikanzu ngufi n'igishura amukenyeza n'umukandara wacyo, amwambika Agafuka ko mu gituza agashyiramo ibikoresho byitwa Urimu na Tumimu, amwambika n'ingofero ayifungaho agasate k'izahabu ku ruhanga, kanditsweho “Uweguriwe Uhoraho” nk'uko yabitegetswe. Musa afata amavuta ayasīga Ihema n'ibiririmo byose, kugira ngo abyegurire Uhoraho. Ayaminjagira ku rutambiro incuro ndwi, hanyuma ayasīga urutambiro n'ibikoresho byarwo byose, n'igikarabiro n'igitereko cyacyo kugira ngo abyegurire Uhoraho. Afata kuri ayo mavuta ayasuka ku mutwe wa Aroni, amwegurira Uhoraho. Abahungu ba Aroni na bo Musa abigiza imbere abambika amakanzu, abakenyeza imikandara abambika n'ingofero, nk'uko Uhoraho yabimutegetse. Azana ikimasa cy'igitambo cyo guhongerera ibyaha, Aroni n'abahungu be bakirambika ibiganza ku mutwe. Musa aracyica afata ku maraso yacyo, ayasīgisha urutoki ku mahembe y'urutambiro kugira ngo aruhumanure, asigaye ayasuka ku gice cyo hasi cy'urutambiro kugira ngo arwegurire Uhoraho kandi arutunganye. Musa afata urugimbu rwose rwo ku nyama zo mu nda, n'ityazo ry'umwijima n'impyiko zombi n'urugimbu rwazo, maze abitwikira ku rutambiro. Izindi nyama z'ikimasa n'uruhu n'amayezi abitwikira inyuma y'inkambi, nk'uko Uhoraho yabimutegetse. Azana isekurume y'intama y'igitambo gikongorwa n'umuriro, Aroni n'abahungu be bayirambika ibiganza ku mutwe. Musa arayica maze amaraso yayo ayaminjagira ku mpande z'urutambiro. Azana n'isekurume y'igitambo cyo kwegurira abatambyi Uhoraho, Aroni n'abahungu be bayirambika ibiganza ku mutwe. Musa arayica afata ku maraso yayo, ayasīga ku gutwi kw'iburyo kwa Aroni no ku gikumwe cy'iburyo cy'ikiganza cye n'icy'ikirenge. Musa abigenza atyo no ku bahungu ba Aroni, amaraso asigaye ayaminjagira ku rutambiro. Afata urugimbu rw'iyo sekurume y'intama n'umurizo wayo, n'urugimbu rwose rw'inyama zo mu nda n'ityazo ry'umwijima, n'impyiko zombi n'urugimbu rwazo n'itako ry'iburyo, agerekaho n'umugati udasembuye n'akagati gatekesheje amavuta, n'igisuguti akuye kuri ya nkōko y'imigati idasembuye iri imbere y'Uhoraho. Byose abishyira mu biganza bya Aroni no mu by'abahungu be, maze babimurikire Uhoraho. Hanyuma babisubiza Musa, abitwikira ku rutambiro hejuru y'igitambo gikongorwa n'umuriro. Ngicyo igitambo cyo kubegurira Uhoraho n'ituro ritwikwa, impumuro yaryo ikamushimisha. Musa afata inkoro y'isekurume y'igitambo cyo kwegurira abatambyi Uhoraho, arayimumurikira. Uwo ni wo mugabane wa Musa nk'uko Uhoraho yabimutegetse. Musa afata ku mavuta yo gusīga no ku maraso yari ku rutambiro, ayamisha kuri Aroni no ku myambaro ye no ku bahungu be no ku myambaro yabo, bityo begurirwa Uhoraho kimwe n'imyambaro yabo. Musa abwira Aroni n'abahungu be ati: “Mutekere izi nyama zisigaye z'isekurume ya kabiri imbere y'Ihema ry'ibonaniro, mube ari na ho muzirira hamwe n'imigati yasigaye ku nkōko, nk'uko nabibategetse. Nihagira inyama cyangwa imigati bisigara muzabitwike. Muzamare iminsi irindwi imbere y'Ihema ry'ibonaniro, kugeza ubwo igihe cyanyu cyo kwiyegurira Uhoraho kizarangirira, kuko uwo muhango uzamara iminsi irindwi. Ibyo tumaze gukora byategetswe n'Uhoraho kugira ngo mubabarirwe ibyaha. None muzagume hano imbere y'Ihema ry'ibonaniro amanywa n'ijoro, mumare iminsi irindwi. Mujye mukora ibyo Uhoraho ashaka kugira ngo mudapfa. Uko ni ko Uhoraho yantegetse.” Nuko Aroni n'abahungu be bakurikiza ibyo Uhoraho yategetse Musa byose. Ya minsi irindwi ishize, Musa ahamagaza Aroni n'abahungu be hamwe n'abakuru b'Abisiraheli. Abwira Aroni ati: “Shaka ikimasa kidafite inenge cy'igitambo cyo guhongerera ibyaha, n'isekurume y'intama idafite inenge y'igitambo gikongorwa n'umuriro, ubizane imbere y'Ihema ry'Uhoraho. Hanyuma ubwire Abisiraheli uti: ‘Nimuzane isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha, n'ikimasa n'umwana w'intama bitarengeje umwaka kandi bidafite inenge, bibe igitambo gikongorwa n'umuriro. Muzane n'inka n'isekurume y'intama by'igitambo cy'umusangiro, n'amaturo y'ibinyampeke avanze n'amavuta, kuko uyu munsi Uhoraho ari bubabonekere.’ ” Nuko bajyana imbere y'Ihema ry'ibonaniro ibyo Musa yari yabategetse, maze Abisiraheli bose barahateranira. Musa arababwira ati: “Ngibyo ibyo Uhoraho yabategetse gukora kugira ngo mubone ikuzo rye.” Musa abwira Aroni ati: “Egera urutambiro utambe igitambo cyawe cyo guhongerera ibyaha n'igikongorwa n'umuriro, kugira ngo wowe n'Abisiraheli mubabarirwe, hanyuma uture Uhoraho amaturo yabo nk'uko yabitegetse, kugira ngo bababarirwe.” Aroni yegera urutambiro yica ikimasa cy'igitambo cyo guhongerera ibyaha bye. Abahungu be bamuzanira amaraso yacyo, akozamo urutoki ayasīga ku mahembe y'urutambiro, asigaye ayasuka ku gice cyo hasi cy'urutambiro. Nuko urugimbu n'impyiko n'ityazo ry'umwijima by'icyo kimasa, abitwikira ku rutambiro nk'uko Uhoraho yabitegetse Musa, izindi nyama n'uruhu abitwikira inyuma y'inkambi. Hanyuma yica isekurume y'intama y'igitambo cye gikongorwa n'umuriro, abahungu be bamuzanira amaraso yayo ayaminjagira ku mpande zose z'urutambiro. Bamuzanira inyama n'igihanga abitwikira ku rutambiro, yoza inyama zo mu nda n'amaguru, abigerekaho birakongoka. Nuko azana amaturo y'Abisiraheli. Afata isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha byabo, arayica ayitamba nka cya kimasa. Afata na cya kimasa cya kabiri na wa mwana w'intama, abitamba ho igitambo gikongorwa n'umuriro akurikije amategeko. Azana na ya maturo y'ibinyampeke afataho ayuzuye urushyi, ayatwikira ku rutambiro hejuru y'igitambo gikongorwa n'umuriro cya mu gitondo. Yica inka n'isekurume y'intama abantu batanze ho igitambo cy'umusangiro, abahungu be bamuzanira amaraso yazo ayaminjagira ku mpande z'urutambiro. Bamuzanira n'urugimbu rwazo. Urugimbu rw'inyama zo mu nda n'impyiko zazo, n'ityazo ry'umwijima n'umurizo w'iyo sekurume babishyira hejuru y'inkoro zazo, Aroni afata urwo rugimbu arutwikira ku rutambiro. Naho izo nkoro n'amatako y'iburyo, maze babimurikire Uhoraho nk'uko Musa yabimutegetse. Aroni amaze gutamba ibitambo byo guhongerera ibyaha n'ibikongorwa n'iby'umusangiro, arambura amaboko asabira abantu umugisha, arangije ava ku rutambiro. Musa na Aroni binjira mu Ihema ry'ibonaniro, basohotsemo basabira abantu umugisha. Nuko ikuzo ry'Uhoraho ribonekera abantu bose. Muri ako kanya Uhoraho yohereza umuriro ku rutambiro, utwika ibitambo bikongorwa n'umuriro hamwe na rwa rugimbu. Abisiraheli bose babibonye basakuza bishimye, bikubita hasi bubamye. Nadabu na Abihu bene Aroni bafata ibyotezo, umwe icye undi icye bashyiramo amakara yaka, bagerekaho umubavu babizana imbere y'Uhoraho. Icyakora ntibagombaga kuzana uwo muriro kuko atari ko Uhoraho yabategetse. Nuko Uhoraho yohereza umuriro urabakongora, bagwa aho. Musa abwira Aroni ati: “Ibi ni byo Uhoraho yavuze ati: ‘Abatambyi bagomba kunyubaha kuko ndi umuziranenge, bagomba kumpesha ikuzo imbere ya rubanda.’ ” Aroni abura icyo avuga. Musa ahamagaza Mishayeli na Elisafani abahungu ba se wabo Uziyeli, arababwira ati: “Nimuze mutware imirambo y'abavandimwe banyu, muyikure imbere y'Ihema ry'Uhoraho muyijyane inyuma y'inkambi.” Baraza bayitwara yambaye amakanzu y'abatambyi bayijyana inyuma y'inkambi, nk'uko Musa yabivuze. Nuko Musa abwira Aroni n'abandi bahungu be, Eleyazari na Itamari ati: “Ntimureke gusokoza kandi ntimushishimure imyambaro yanyu nk'uko abapfushije babigenza, kuko mwapfa kandi Uhoraho akarakarira Abisiraheli bose. Ahubwo bene wanyu b'Abisiraheli abe ari bo baririra abo Uhoraho yicishije umuriro. Naho mwebwe mwasīzwe amavuta mwegurirwa Uhoraho, ntimugomba kuva imbere y'Ihema ry'ibonaniro kugira ngo mudapfa.” Bakurikiza ibyo Musa yababwiye. Uhoraho abwira Aroni ati: “Wowe n'abahungu bawe ntimukanywe divayi cyangwa indi nzoga isindisha muri bwinjire mu Ihema ry'ibonaniro, naho ubundi mwapfa. Mwebwe n'abazabakomokaho mujye mwubahiriza iri tegeko, kugira ngo mubone uko mutandukanya ibinyeguriwe n'ibisanzwe, cyangwa ibidahumanye n'ibihumanye, kandi ngo mubone uko mwigisha Abisiraheli amategeko yose nabahaye nyanyujije kuri Musa.” Musa abwira Aroni n'abahungu yari asigaranye, Eleyazari na Itamari ati: “Nimufate ibyasigaye ku maturo y'ibinyampeke bitatuwe Uhoraho ho ituro ritwikwa, mubikoremo imigati idasembuye muyirire hafi y'urutambiro, kuko ayo maturo yeguriwe Uhoraho rwose. Mujye muyarira imbere y'Ihema ry'ibonaniro, kuko ari umugabane wanyu uva ku maturo atwikwa y'Uhoraho. Uko ni ko yantegetse. Musa abajije ibya ya sekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha by'Abisiraheli, asanga bayitwitse yose. Arakarira Eleyazari na Itamari abahungu Aroni yari asigaranye, arababwira ati: “Kiriya gitambo cyari icyo guhongerera ibyaha bya rubanda, kugira ngo babibabarirwe. None se kuki mutariye inyama zacyo? Mwagombaga kuzirira mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro kuko zeguriwe Uhoraho rwose. Muzi ko mutajyanye amaraso yacyo mu Ihema, mwagombaga rero kurira izo nyama mu rugo rw'Ihema, nk'uko nabategetse.” Aroni asubiza Musa ati: “Dore Abisiraheli batambiye Uhoraho igitambo cyo guhongerera ibyaha byabo n'igitambo gikongorwa n'umuriro. Ariko uyu munsi sinariye kuri izo nyama kuko napfushije abahungu banjye. Mbese hari icyo bitwaye Uhoraho?” Musa anyurwa n'icyo gisubizo. Uhoraho ategeka Musa na Aroni kumenyesha Abisiraheli inyama bashobora kurya. Arababwira ati: “Mu matungo n'inyamaswa, mushobora kurya ibyūza kandi bifite inzara z'ibinono zigabanyijemo kabiri. Ariko ingamiya nubwo yūza ntimukayirye, kuko idafite inzara z'ibinono zigabanyijemo kabiri, kuri mwe irahumanye. Impereryi na yo nubwo yūza ntimukayirye, kuko idafite inzara z'ibinono zigabanyijemo kabiri, kuri mwe irahumanye. Urukwavu na rwo nubwo rwūza ntimukarurye, kuko rudafite inzara z'ibinono zigabanyijemo kabiri, kuri mwe rurahumanye. N'ingurube na yo, nubwo ifite inzara z'ibinono zigabanyijemo kabiri ntimukayirye kuko itūza, kuri mwe irahumanye. Ntimukarye ku nyama zabyo cyangwa ngo mukore ku ntumbi zabyo, kuri mwe birahumanye. “Mu biba mu mazi ari mu migezi cyangwa mu biyaga cyangwa mu nyanja, mushobora kurya amafi yose afite amababa n'isharankima. Ariko ibidafite amababa n'isharankima, ari udusimba two mu mazi cyangwa izindi nyamaswa zo mu mazi, kuri mwe birazira. Ntimukarye inyama zabyo cyangwa ngo mukore ku ntumbi zabyo. Ibiba mu mazi byose bidafite amababa n'isharankima, kuri mwe birazira. “Mu biguruka, dore ibyo mutagomba kurya kuko mubizira: kagoma n'icyanira n'itanangabo, na sakabaka n'icyarūzi uko amoko yacyo ari, n'amoko yose y'ibikōna, na mbuni na nyirabarazana, n'inkoko y'amazi n'agaca uko amoko yako ari, n'inzoya n'igihunyira gito n'igihunyira kinini, n'igihunyira cy'amatwi n'uruyongoyongo n'ikizu, n'umusambi n'igishondabagabo uko amoko yacyo ari, na samusure n'agacurama. “Udusimba twose tuguruka kandi tugendesha amamaguru, kuri mwe turazira uretse udusimbuka. Nuko rero mushobora kurya amoko yose y'inzige n'isanane n'ibihōre. Ariko utundi dusimba twose tuguruka kandi tugendesha amaguru, kuri mwe turazira. “Umuntu wese ukoze ku ntumbi y'inyamaswa cyangwa y'itungo, aba ahumanye kugeza nimugoroba. Umuntu wese uteruye iyo ntumbi ajye amesa imyambaro ye, kandi yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. Inyamaswa zose zidafite inzara z'ibinono zigabanyijemo kabiri kandi ntizūze, kuri mwe zirahumanye. Umuntu wese ukoze ku ntumbi yazo aba ahumanye. Inyamaswa zose z'amajanja na zo kuri mwe zirahumanye. Umuntu wese ukoze ku ntumbi yazo aba ahumanye kugeza nimugoroba, uteruye intumbi yazo ajye amesa imyambaro ye kandi yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba, kuri mwe zirahumanye. “Mu tunyamaswa dukururuka, kuri mwe dore uduhumanya: ifuku n'imbeba n'imiserebanya y'amoko yose, n'icyugu n'igihangara n'ikibangu n'uruvu. Umuntu wese ukoze ku ntumbi ya kamwe muri two, aba ahumanye kugeza nimugoroba. Intumbi yako iyo iguye ku gikoresho icyo ari cyo cyose, cyaba icy'igiti cyangwa icy'umwenda cyangwa icy'uruhu, iragihumanya. Mujye mucyoza kiba gihumanye kugeza nimugoroba, hanyuma kigahumanuka. Intumbi yako iyo iguye mu gikoresho cyose cy'ibumba, ikirimo cyose kirahumana kandi icyo gikoresho mujye mukimena. Iyo amazi yo mu gikoresho nk'icyo atarukiye ku biribwa birahumana, kandi bene iyo ntumbi iyo iguye mu kinyobwa kiba gihumanye. Iyo iguye ku kindi gikoresho, na cyo kiba gihumanye. Iyo iguye ku ziko cyangwa ku mashyiga by'ibumba biba bihumanye mujye mubimena, kuri mwe biba bihumanye. Nyamara amariba cyangwa ibigega by'amazi iguyemo ntibiba bihumanye, ahubwo ukuyemo iyo ntumbi ayikozeho ni we uba ahumanye. Iyo iguye mu myaka, iyo myaka ntiba ihumanye, ariko iyo iguye mu myaka bashyize mu mazi, kuri mwe iyo myaka iba ihumanye. “Itungo mushobora kurya niryipfusha, ukoze ku ntumbi yaryo aba ahumanye kugeza nimugoroba. Haramutse hari uriye ku nyama zaryo ajye amesa imyambaro ye, kandi yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. Uteruye iyo ntumbi na we ajye amesa imyambaro ye, kandi yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. “Udusimba twose dukururuka hasi turazira, ntituribwa. Ntimukarye udusimba twose dukurura inda hasi, n'udukururuka hasi tugendesha amaguru ane cyangwa arenga, kuko tuzira. Mujye muziririza utwo dusimba kugira ngo tutabahumanya. Ndi Uhoraho Imana yanyu, munyiyegurire mube abaziranenge kuko nanjye ndi umuziranenge. Ntimukihumanyishe utwo dusimba dukururuka hasi. Ndi Uhoraho wabakuye mu Misiri kugira ngo mbabere Imana, none rero nimube abaziranenge kuko nanjye ndi umuziranenge. “Ngayo amabwiriza yerekeye inyamaswa n'amatungo, n'ibiguruka n'ibiba mu mazi n'ibikururuka hasi. Muyaherewe kumenya gutandukanya ibihumanye n'ibidahumanye, no kumenya inyama ziribwa n'izitaribwa.” Uhoraho abwira Musa guha Abisiraheli aya mabwiriza: Iyo umugore abyaye umuhungu amara iminsi irindwi ahumanye, nk'uko aba ahumanye igihe ari mu mihango y'abakobwa. Kuva ku munsi wa munani ari wo umwana akebwaho, umugore amara iminsi mirongo itatu n'itatu agihumanyijwe n'amaraso yatakaje abyara. Muri iyo minsi nta kintu cyeguriwe Uhoraho akoraho, nta n'ubwo ajya mu Ihema ry'ibonaniro. Iyo abyaye umukobwa amara iminsi cumi n'ine ahumanye, nk'uko aba ahumanye igihe ari mu mihango y'abakobwa, hanyuma akamara iminsi mirongo itandatu n'itandatu agihumanyijwe n'amaraso yatakaje abyara. Iminsi yo guhumana nirangira, haba ku muhungu cyangwa ku mukobwa, umugore ajye ajya ku Ihema ry'ibonaniro, ashyiriye umutambyi umwana w'intama utarengeje umwaka w'igitambo gikongorwa n'umuriro, n'inuma cyangwa intungura y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Umutambyi ajye abitambira Uhoraho, kugira ngo uwo mugore abe ahumanuwe amaraso yatakaje abyara. Ngayo amategeko yerekeye umugore umaze kubyara umuhungu cyangwa umukobwa. Niba uwo mugore ari umukene adashobora kubona umwana w'intama, azashyire umutambyi intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, imwe y'igitambo gikongorwa n'umuriro, indi y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Umutambyi namara kubitamba, uwo mugore azaba ahumanuwe. Uhoraho aha Musa na Aroni aya mabwiriza: Umuntu nagira ikibyimba cyangwa ibisekera cyangwa amahumane ku mubiri, bishobora kumuviramo indwara y'uruhu yanduza, bajye bamushyira umutambyi Aroni cyangwa undi mutambyi umukomokaho. Umutambyi ajye asuzuma ubwo burwayi, nasanga buri imbere mu mubiri, cyangwa ubwoya bwaho ari umweru, izaba ari indwara y'uruhu yanduza, umutambyi ajye atangaza ko uwo muntu yahumanye. Ariko umutambyi nasanga ari amahumane yeruruka kandi bitagaragara ko agera imbere mu mubiri, cyangwa ko ubwoya bwaho ari umweru, ajye ashyira umurwayi ukwe kwa wenyine ahamare iminsi irindwi. Iminsi irindwi nishira umutambyi ajye yongera amusuzume, nasanga nta cyahindutse ku burwayi, azongere ashyire umurwayi ukwe kwa wenyine ahamare indi minsi irindwi. Na none iyo minsi nishira umutambyi azongere amusuzume, nasanga uburwayi bwaroroshye butariyongereye, ajye atangaza ko uwo muntu adahumanye. Bizaba ari ibisekera bisanzwe. Uwo muntu ajye amesa imyambaro ye, azaba adahumanye. Ariko ibyo bisekera nibyiyongera muri iyo minsi irindwi, uwo murwayi azongere yisuzumishe ku mutambyi. Umutambyi nasanga ibisekera byariyongereye, ajye atangaza ko uwo muntu ahumanye. Izaba ari indwara y'uruhu yanduza. Umuntu nafatwa n'indwara y'uruhu yanduza bajye bamushyira umutambyi, amusuzume. Namusangana ikibyimba cyeruruka n'ubwoya bw'aho kiri ari umweru n'inyama yo muri cyo yanamye, izaba ari indwara y'uruhu yanduza yamwaritsemo. Umutambyi ajye atangaza ko uwo muntu ahumanye. Ntakirirwe amushyira ukwe kwa wenyine ngo bategereze kumugenzura, kuko biba bigaragara ko ahumanye. Ariko umutambyi nasanga iyo ndwara yarasheshe umubiri wose kuva ku mutwe kugeza ku birenge, kandi umubiri wose warerurutse, ajye atangaza ko uwo murwayi adahumanye, kubera ko umubiri we uzaba weruruka, azaba adahumanye. Ariko nihagira aho abonekwaho n'inyama yanamye azaba ahumanye. Umutambyi ajye asuzuma iyo nyama atangaze ko uwo muntu ahumanye. Iyo habonetse inyama yanamye biba ari ikimenyetso cy'indwara y'uruhu yanduza, umurwayi akaba ahumanye. Icyakora niba iyo nyama isubiranye inkovu igahinduka umweru, umurwayi ajye asanga umutambyi, amusuzume. Umutambyi nasanga inkovu ari umweru, ajye atangaza ko uwo muntu adahumanye. Niba umuntu yararwaye igisebe kigakira, ariko mu nkovu yacyo hakazamo ikibyimba cyeruruka cyangwa urubara, ajye asanga umutambyi, amusuzume. Nasanga ubwo burwayi buri imbere mu mubiri kandi ubwoya bwaho ari umweru, umutambyi ajye atangaza ko uwo muntu ahumanye. Izaba ari indwara y'uruhu yanduza yafashe muri iyo nkovu. Ariko nasanga butari imbere mu mubiri kandi bwaroroshye n'ubwoya bwaho atari umweru, ajye ashyira umurwayi ukwe kwa wenyine ahamare iminsi irindwi. Iyo minsi nishira, umutambyi agasanga uburwayi bwariyongereye, ajye atangaza ko uwo muntu ahumanye. Izaba ari indwara y'uruhu yanduza. Ariko nasanga butariyongereye izaba ari inkovu isanzwe, umutambyi ajye atangaza ko uwo muntu adahumanye. Umuntu nashya maze ubushye bukagaragaramo inyama yeruruka cyangwa igajuka, umutambyi ajye amusuzuma. Nasanga ubwoya bwaho ari umweru, cyangwa ubwo bushye buri imbere mu mubiri, izaba ari indwara y'uruhu yanduza yafashe mu bushye. Umutambyi ajye atangaza ko uwo muntu ahumanye kubera iyo ndwara. Ariko umutambyi nasanga nta bwoya bw'umweru burimo n'ubushye butari imbere mu mubiri ahubwo bworoha, ajye ashyira umurwayi ukwe kwa wenyine ahamare iminsi irindwi. Iminsi irindwi nishira, umutambyi ajye yongera amusuzume, nasanga uburwayi bwariyongereye ajye atangaza ko uwo muntu ahumanye. Izaba ari indwara y'uruhu yanduza. Ariko ubwo burwayi nibwigumira aho ntibwiyongere ahubwo bukaba butangiye koroha, umutambyi ajye atangaza ko uwo muntu adahumanye. Izaba ari inkovu y'ubushye busanzwe. Umugabo cyangwa umugore nafatwa n'indwara y'uruhu ku mutwe cyangwa ku kananwa, umutambyi ajye amusuzuma. Nasanga uburwayi buri imbere mu mubiri, kandi imisatsi yaho yarahindutse umuhondo kandi igapfuka, ajye atangaza ko uwo muntu ahumanye, azaba arwaye ibihushi. Ni indwara y'uruhu yanduza ifata ku mutwe cyangwa ku kananwa. Ariko umutambyi nasanga ubwo burwayi butari imbere mu mubiri, kandi imisatsi yaho yarahinduye ibara, ajye ashyira umurwayi ukwe kwa wenyine ahamare iminsi irindwi. Iminsi irindwi nishira, umutambyi ajye yongera amusuzume, nasanga ibyo bihushi bitariyongereye, n'imisatsi yaho yarongeye gusa neza kandi ubwo burwayi butagera imbere mu mubiri, uwo muntu ajye yiyogoshesha ariko ahari ibihushi bahihorere, umutambyi yongere amushyire ukwe kwa wenyine ahamare iminsi irindwi. Iminsi irindwi nishira, umutambyi ajye yongera amusuzume, nasanga ibyo bihushi bitariyongereye kandi ubwo burwayi butagera imbere mu mubiri, ajye atangaza ko uwo muntu adahumanye, ahubwo ko agomba kumesa imyambaro ye gusa. Ariko nyuma yaho ibihushi nibyiyongera, umutambyi ajye amusuzuma, nasanga byariyongereye ntakirirwe asuzuma imisatsi, uwo muntu aba ahumanye. Icyakora umutambyi nasanga ibihushi bitariyongereye, kandi imisatsi yaho yarongeye gusa neza, indwara izaba yarakize, atangaze ko uwo muntu adahumanye. Umugabo cyangwa umugore nagira amahumane yeruruka ku mubiri, umutambyi ajye amusuzuma, nasanga ayo mahumane atarabagirana azaba ari amahumane atanduza, uwo muntu aba adahumanye. Umuntu namera uruhara azaba adahumanye, niruturuka mu masoso na bwo azaba adahumanye, ariko mu ruhara rwo mu masoso cyangwa rwo mu gitwariro nihazamo urubara, ishobora kuba ari indwara y'uruhu yanduza. Umutambyi ajye asuzuma urwo ruhara, nasangamo amashyundu asa n'urubara, izaba ari indwara y'uruhu yanduza, uwo muntu azaba ahumanye. Umutambyi namara kubona ubwo burwayi, ajye atangaza ko uwo muntu ahumanye. Umuntu urwaye indwara y'uruhu yanduza, ajye ashishimura imyambaro ye areke gusokoza imisatsi, yipfuke ku munwa kandi ajye avuga cyane ati: “Ndahumanye! Ndahumanye!” Igihe cyose azaba arwaye iyo ndwara yanduza azaba ahumanye, ajye aba ukwe kwa wenyine inyuma y'inkambi. Uruhumbu nirutonda ku mwambaro w'ubwoya cyangwa w'ubudodo, cyangwa ku yindi myenda y'ubwoya cyangwa y'ubudodo, cyangwa ku mpu n'ibizikozwemo, kandi rukaba rusa n'icyatsi kibisi cyangwa rutukura, bajye barwereka umutambyi. Namara gusuzuma icyo ruriho, ajye agishyira ukwacyo kihamare iminsi irindwi. Iminsi irindwi nishira agasanga uruhumbu rwarakwiriye kuri icyo kintu, ruzaba ari uruhumbu rudashobora kukivamo, icyo kintu kizaba gihumanye. Umutambyi ajye agitwika kuko urwo ruhumbu rudashobora kukivamo. Ariko nagisuzuma agasanga uruhumbu rutaragikwiriyemo, ajye ategeka ko bakimesa, hanyuma yongere agishyire ukwacyo kihamare iminsi irindwi. Iyo minsi irindwi nishira umutambyi azongere agisuzume, nasanga nta cyahindutse nubwo uruhumbu rutaba rwiyongereye, icyo kintu kizaba gihumanye kuko kizaba cyononekaye giturutswe imbere cyangwa inyuma, muzagitwike. Ariko umutambyi nasanga uruhumbu rwaragabanutse, azatanyureho umugabane w'aho rwafashe. Nyamara nirwongera gutonda kuri icyo kintu kandi rukiyongera, muzagitwike. Icyakora umutambyi nasuzuma bene icyo kintu agategeka ko bakimesa, maze nyuma y'iminsi irindwi uruhumbu rukaba rutarakigarutsemo, bazongere bakimese kibe gihumanutse. Ayo ni yo mategeko yerekeye uruhumbu rwo ku myambaro y'ubwoya cyangwa y'ubudodo, cyangwa ku yindi myenda y'ubwoya cyangwa y'ubudodo, cyangwa ku mpu n'ibizikozwemo. Ni yo yerekana ibihumanye n'ibidahumanye. Uhoraho aha Musa amategeko yerekeye guhumanurwa k'umuntu wakize indwara y'uruhu yanduza. Bajye bamushyīra umutambyi, umutambyi asohoke amusuzumire inyuma y'inkambi. Nasanga uwo muntu yarakize indwara ye, umutambyi ategeke ko bashakira ugiye guhumanurwa inyoni ebyiri nzima zidahumanye, n'ishami ry'isederi n'urudodo rutukura n'umushandiko w'utwatsi twitwa hisopo. Umutambyi ategeke kwicira inyoni imwe hejuru y'urwabya rw'ibumba rurimo amazi y'iriba. Nuko ashyire inyoni ikiri nzima mu maraso ya ya yindi biciye hejuru y'urwabya rurimo amazi y'iriba, ashyiremo n'umushandiko wa hisopo uhambirije urudodo rutukura ku ishami ry'isederi, ayaminjagire incuro ndwi kuri uwo muntu ahumanura. Umutambyi namara gutangaza ko uwo muntu ahumanuwe, arekure inyoni nzima yigurukire ijye ku gasozi. Uwahumanuwe amese imyambaro ye, yiyogosheshe umubiri wose, yiyuhagire maze abe ahumanutse, bityo yinjire mu nkambi, ariko amare iminsi irindwi atarasubira mu ihema rye. Ku munsi wa karindwi azongere yiyogosheshe umusatsi n'ubwanwa n'ibitsike, ndetse yiyogosheshe umubiri wose, amese imyambaro ye yiyuhagire, maze abe ahumanutse. Ku munsi wa munani afate abana b'intama babiri b'amasekurume badafite inenge, n'inyagazi idafite inenge kandi itarengeje umwaka, n'ituro ry'ibinyampeke ry'ibiro bitatu by'ifu ivanze n'amavuta, na kimwe cya gatatu cya litiro y'amavuta y'iminzenze. Umutambyi uhumanura uwo muntu amujyanane n'amaturo ye imbere y'Uhoraho, ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro. Umutambyi afate umwana w'intama umwe w'igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho hamwe na ya mavuta, abimurikire Uhoraho. Ugiye guhumanurwa yicire uwo mwana w'intama mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, aho bicira ibitambo byo guhongerera ibyaha n'ibikongorwa n'umuriro, kibe igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho kimweguriwe rwose. Inyama zacyo ni umugabane w'umutambyi kimwe n'iz'ibitambo byo guhongerera ibyaha. Umutambyi afate ku maraso y'icyo gitambo, ayasīge ku gutwi kw'iburyo k'uwo ahumanura, no ku gikumwe cy'iburyo cy'ikiganza cye n'icy'ikirenge. Umutambyi yisuke ku kiganza cy'ibumoso kuri ayo mavuta, hanyuma akozemo urutoki rwe rw'ikiganza cy'iburyo, ayatere incuro ndwi imbere y'Ihema ry'Uhoraho. Ku mavuta asigaye mu kiganza cye, asīge ku gutwi kw'iburyo k'uwo ahumanura no ku gikumwe cy'iburyo cy'ikiganza cye n'icy'ikirenge, aho yasīze amaraso y'igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho. Amavuta asigaye mu kiganza, umutambyi ayasīge ku mutwe w'uwo ahumanura. Nuko umutambyi amuhongerere ibyaha, atambe igitambo cyo guhongerera ibyaha by'uwo ahumanura kugira ngo ahumanuke. Hanyuma uwo muntu yice umwana w'intama w'igitambo gikongorwa n'umuriro, umutambyi agitwikire ku rutambiro hamwe n'ituro ry'ibinyampeke. Bityo umutambyi amuhongerere, uwo muntu abe ahumanutse. Ariko niba uwo ugiye guhumanurwa ari umukene udashobora kubona ayo maturo yose, ajye azana umwana w'intama w'isekurume w'igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho, ribe ituro rimurikwa. Azane n'ituro ry'ibinyampeke ry'ikiro cy'ifu ivanze n'amavuta, na kimwe cya gatatu cya litiro y'amavuta y'iminzenze. Azane n'intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri kuko ari zo ashobora kubona, imwe y'igitambo cyo guhongerera ibyaha n'indi y'igitambo gikongorwa n'umuriro. Ku munsi wa munani kuva atangiye guhumanurwa, abishyīre umutambyi imbere y'Uhoraho mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro. Umutambyi afate umwana w'intama w'igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho hamwe na ya mavuta, abimurikire Uhoraho. Ugiye guhumanurwa yice umwana w'intama w'igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho. Umutambyi afate ku maraso yacyo, ayasīge ku gutwi kw'iburyo k'uwo ahumanura no ku gikumwe cy'iburyo cy'ikiganza cye n'icy'ikirenge. Umutambyi yisuke ku kiganza cy'ibumoso kuri ayo mavuta, hanyuma akozemo urutoki rwe rw'ikiganza cy'iburyo, ayatere incuro ndwi imbere y'Ihema ry'Uhoraho. Ku mavuta asigaye mu kiganza cye, asīge ku gutwi kw'iburyo k'uwo ahumanura no ku gikumwe cy'iburyo cy'ikiganza cye n'icy'ikirenge, aho yasīze amaraso y'igitambo cyo kwiyunga n'Uhoraho. Amavuta asigaye mu kiganza, umutambyi ayasīge ku mutwe w'uwo ahumanura. Nuko umutambyi amuhongerere ibyaha, atambe imwe mu numa uwo mukene yashoboye kubona, ibe igitambo cyo guhongerera ibyaha, indi ayitwikane n'ituro ry'ibinyampeke, ibe igitambo gikongorwa n'umuriro. Bityo umutambyi amuhongerere, uwo muntu abe ahumanutse. Ayo ni yo mategeko yerekeye umukene wakize indwara y'uruhu yanduza, udashobora kubona amaturo ahagije kugira ngo ahumanurwe. Uhoraho abwira Musa na Aroni ati: “Nimugera mu gihugu cya Kanāni mbahaye ho gakondo ngateza uruhumbu ku nzu, nyirayo ajye asanga umutambyi amubwire ko yabonye igisa n'uruhumbu ku nzu ye. Umutambyi ategeke ko bayisohoramo ibiyirimo byose mbere yuko yinjiramo ngo ayisuzume, naho ubundi yashobora gutangaza ko na byo bihumanye. Hanyuma asuzume urwo ruhumbu, nasanga rusa n'icyatsi kibisi cyangwa umutuku rwaracengeye mu rukuta, ajye ayisohokamo ayikinge, imare iminsi irindwi ikinze. Ku munsi wa karindwi umutambyi azongere ayisuzume, nasanga uruhumbu rwariyongereye, ajye ategeka ko bakuramo amabuye ariho uruhumbu, bayajugunye inyuma y'umujyi ahantu hahumanye. Bayiharure imbere hose, ibiyivuyeho na byo babijugunye inyuma y'umujyi ahantu hahumanye. Nuko bashake andi mabuye yo gusimbura ayo bakuyemo, kandi bongere bahahome. “Ariko uruhumbu nirwongera kuhaboneka bamaze gukuraho amabuye no guhomora inzu bakongera kuyihoma, umutambyi ajye yongera asuzume. Nasanga uruhumbu rwariyongereye, ruzaba ari uruhumbu rudashobora kuyivaho, iyo nzu izaba ihumanye. Bajye bayisenya maze amabuye n'ibiti n'ibitaka byayo byose babisohore inyuma y'umujyi, babijugunye ahantu hahumanye. “Uzinjira mu nzu yafunzwe n'umutambyi, azaba ahumanye kugeza nimugoroba. Uzayiraramo cyangwa uzayiriramo ajye amesa imyambaro ye. “Umutambyi nagaruka gusuzuma inzu bamaze kuyihoma, agasanga uruhumbu rutarongeye kugarukamo, ajye atangaza ko inzu idahumanye kuko rwashizemo. Hanyuma afate inyoni ebyiri n'ishami ry'isederi n'urudodo rutukura n'umushandiko wa hisopo, kugira ngo ahumanure iyo nzu. Inyoni imwe ayicire hejuru y'urwabya rw'ibumba rurimo amazi y'iriba, ashyire inyoni ikiri nzima mu mazi avanze n'amaraso ya ya yindi yishe, ashyiremo n'umushandiko wa hisopo uhambirije urudodo rutukura ku ishami ry'isederi, ayaminjagire incuro ndwi kuri iyo nzu. Bityo ayihumanure akoresheje amaraso y'inyoni n'amazi y'iriba, n'inyoni nzima n'umushandiko wa hisopo uhambirije urudodo rutukura ku ishami ry'isederi. Hanyuma arekure inyoni nzima yigurukire ijye ku gasozi, abe akoze umuhango wo guhumanura iyo nzu.” Ayo mategeko yerekana ibihumanya n'ibidahumanya. Uhoraho abwira Musa na Aroni guha Abisiraheli aya mabwiriza: Umugabo ufashwe n'indwara yo kuninda mu myanya ndangagitsina, iyo ndwara iba ari igihumanya. Uwo mugabo yaba aninda cyane cyangwa buhoro, aba ahumanye. Uburiri bwose uwo mugabo uninda aryamyeho buba buhumanye, n'ikintu cyose yicayeho kiba gihumanye. Ukoze kuri ubwo buriri ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. Uwicaye ku kintu uwo mugabo uninda yicayeho ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. Ukoze kuri uwo mugabo uninda ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. Umugabo uninda nacira amacandwe ku muntu udahumanye, uwaciriwe amacandwe ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. Umugabo uninda nagendera ku itungo riheka abantu, intebe azaba yicayeho izaba ihumanye. Ukoze ku kintu cyose umugabo uninda yicayeho, aba ahumanye kugeza nimugoroba. Uteruye icyo kintu ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. Umuntu wese uwo mugabo uninda akozeho adakarabye, ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. Igikoresho cy'ibumba uwo mugabo uninda yakozeho bajye bakimena, naho igikozwe mu giti bacyoze. Umugabo uninda nakira ajye amara iminsi irindwi, hanyuma amese imyambaro ye kandi yiyuhagire amazi y'iriba, kugira ngo ahumanuke. Ku munsi wa munani azane intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri imbere y'Uhoraho mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, azishyikirize umutambyi. Imwe umutambyi ayitambe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha, indi ayitambe ho igitambo gikongorwa n'umuriro. Bityo abe ahumanuye uwo mugabo wakize kuninda. Umugabo nasohora intanga ajye yiyuhagira umubiri wose, kandi yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. Nizigwa ku kintu cyose gikozwe mu mwenda cyangwa mu ruhu ajye akimesa, kibe gihumanye kugeza nimugoroba. Umugabo naryamana n'umugore bajye biyuhagira, kandi birirwe bahumanye kugeza nimugoroba. Umugore cyangwa umukobwa uri mu mihango y'abakobwa, amara iminsi irindwi ahumanye. Umukozeho wese aba ahumanye kugeza nimugoroba. Ikintu cyose yaryamyeho cyangwa icyo yicayeho cyose kiba gihumanye. Ukoze ku buriri bwe ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. Ukoze ku kintu umugore uri mu mihango yicayeho, ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. Ukoze ku kintu kiri ku buriri bwe cyangwa ku ntebe ye, aba ahumanye kugeza nimugoroba. Umugabo naryamana n'umugore uri mu mihango, uwo mugabo na we azamara iminsi irindwi ahumanye, ndetse n'uburiri bwose aryamyeho buzaba buhumanye. Umugore cyangwa umukobwa nafatwa n'indwara yo kuva akayimarana iminsi, cyangwa najya mu mihango bikarenza igihe cye gisanzwe, azaba ahumanye muri iyo minsi yose, nk'uko bigenda mu gihe cy'imihango y'abakobwa isanzwe. Muri iyo minsi uburiri bwose aryamyeho buba buhumanye, n'ikintu cyose yicayeho kiba gihumanye, nk'uko bigenda mu gihe cy'imihango y'abakobwa isanzwe. Ukoze kuri ibyo bintu wese aba ahumanye. Ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. Uwo mugore uva nakira, ajye amara iminsi irindwi kugira ngo ahumanuke. Ku munsi wa munani, azane intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, azishyikirize umutambyi. Imwe umutambyi ayitambe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha, indi ayitambe ho igitambo gikongorwa n'umuriro. Bityo abe ahumanuye uwo mugore wakize indwara yo kuva. Uhoraho abwira Abisiraheli ati: “Mujye mwitarura ibibahumanya, kugira ngo mudahumanya Inzu yanjye iri hagati muri mwe, bigatuma mupfa.” Ayo ni yo mategeko yerekeye umugabo uhumanyijwe no kuninda cyangwa gusohora intanga, cyangwa kuryamana n'umugore uhumanye. Ayo mategeko kandi yerekeye n'umugore cyangwa umukobwa uri mu mihango y'abakobwa, cyangwa urwaye indwara yo kuva. Nyuma y'urupfu rwa ba bahungu babiri ba Aroni bifashe nabi imbere y'Uhoraho, Uhoraho yabwiye Musa ati: “Bwira mukuru wawe Aroni ye kujya arenga umwenda ukingirije Icyumba kizira inenge cyane ngo yinjiremo uko ashatse, kuko mboneka mu gicu kiri hejuru y'igipfundikizo cy'Isanduku. Aroni nadakurikiza ayo mabwiriza na we azapfa.” Uhoraho akomeza guha Musa aya mabwiriza, yerekeye uko Aroni azajya yinjira mu Cyumba kizira inenge cyane. Ajye abanza ashake ikimasa cy'igitambo cyo guhongerera ibyaha, n'isekurume y'intama y'igitambo gikongorwa n'umuriro. Ajye yiyuhagira maze yambare imyambaro y'umweru igenewe uwo munsi: ikanzu n'ikabutura, n'umukandara n'ingofero. Abisiraheli bajye bamushakira amasekurume y'ihene abiri y'igitambo cyo guhongerera ibyaha, n'isekurume y'intama y'igitambo gikongorwa n'umuriro. Aroni ajye atamba ikimasa cy'igitambo cyo guhongerera ibyaha bye n'iby'umuryango we. Hanyuma azane ya masekurume y'ihene yombi imbere y'Uhoraho mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, azifindire kugira ngo amenye iy'Uhoraho n'iyo kohēra. Iy'Uhoraho ayitambe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha, naho iyo kohēra ayizane imbere y'Ihema ry'Uhoraho ari nzima, kugira ngo ikureho ibyaha by'Abisiraheli maze bayohēre mu butayu. Dore uko bizakorwa: igihe Aroni azaba atamba ikimasa cye cyo guhongerera ibyaha bye n'iby'umuryango we, ajye akura amakara yaka ku rutambiro ayuzuze icyotezo, afate n'amashyi abiri y'umubavu useye kandi uhumura neza, abijyane mu Cyumba kizira inenge cyane. Ashyire umubavu kuri ayo makara imbere y'Uhoraho, maze umwotsi wawo ukingirize igipfundikizo cy'Isanduku irimo ibisate by'amabuye byanditseho Amategeko, bityo ntazapfa. Akoze urutoki mu maraso ya cya kimasa, ayatere ku gipfundikizo ku ruhande rumwegereye, hanyuma yongere ayatere imbere y'Isanduku incuro ndwi. Yice isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha by'Abisiraheli, ajyane amaraso yayo mu Cyumba kizira inenge cyane, ayagenze nk'uko yagenje ay'ikimasa. Bityo abe ahumanuye Ihema ryahumanijwe n'uguhumana kw'Abisiraheli, n'ibicumuro n'ibyaha byabo byose. Abigenze atyo kuko Ihema ry'ibonaniro riba hagati y'ubwoko buhumanye. Igihe Aroni azaba yinjiye mu Cyumba kizira inenge cyane guhongerera ibyaha bye n'iby'umuryango we n'iby'Abisiraheli bose, ntihakagire undi muntu uba ari mu Ihema ry'ibonaniro. Hanyuma asohoke ajye ku rutambiro ruri imbere y'Ihema ry'Uhoraho, afate ku maraso y'ikimasa n'ay'isekurume y'ihene, ayasīge ku mahembe ari mu nguni zarwo kugira ngo aruhumanure. Akoze urutoki muri ayo maraso ayatere ku rutambiro incuro ndwi, maze abe aruhanaguyeho uguhumana kw'Abisiraheli, arwegurire Uhoraho. Aroni namara guhumanura Icyumba kizira inenge cyane, n'Ihema ry'ibonaniro n'urutambiro, ajye azana ya sekurume y'ihene nzima. Arambike ibiganza bye byombi ku mutwe wayo, arondōre amakosa n'ibicumuro n'ibyaha byose by'Abisiraheli, abiyigerekeho, hanyuma ayishyikirize umuntu ugenewe kuyohēra mu butayu. Bityo iyo sekurume ijyane ibyaha byabo byose mu kidaturwa. Nimara kohērwa mu butayu, Aroni ajye yinjira mu Ihema ry'ibonaniro, yambure ya myambaro y'umweru yinjiranye mu Cyumba kizira inenge cyane, ayisige mu Ihema. Ajye yiyuhagirira mu rugo rwaryo, yambare imyambaro isanzwe y'Umutambyi mukuru, atambe ibitambo bikongorwa n'umuriro, icye n'icy'Abisiraheli bose, ahongerere ibyaha bye n'ibyabo. Hanyuma atwikire ku rutambiro n'urugimbu rwa bya bitambo byo guhongerera ibyaha. Uwajyanye isekurume yo kohēra ajye amesa imyambaro ye, kandi yiyuhagire mbere yo gusubira mu nkambi. Bajye batwikira inyuma y'inkambi impu n'inyama n'amayezi bya cya kimasa, na ya sekurume byatambiwe guhongerera ibyaha, amaraso yabyo akajyanwa mu Cyumba kizira inenge cyane. Uwabitwitse ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire mbere yo gusubira mu nkambi. Mujye muhora mukurikiza aya mabwiriza: ku itariki ya cumi y'ukwezi kwa karindwi mujye mwigomwa kurya, mwirinde no kugira umurimo mukora, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe. Kuko uwo munsi, Umutambyi mukuru azajya yinjira imbere y'Uhoraho guhongerera ibyaha byanyu byose, kugira ngo muhumanurwe. Uwo munsi mujye muruhuka nk'uko mubigenza ku isabato kandi mwigomwe kurya. Mujye muhora mukurikiza ayo mabwiriza. Ku munsi w'impongano, umutambyi uzaba asīzwe amavuta akegurirwa Uhoraho kugira ngo abe Umutambyi mukuru asimbure se, ajye yambara imyambaro y'umweru igenewe uwo munsi. Ajye ahumanura Icyumba kizira inenge cyane n'ikindi Cyumba cy'Ihema ry'ibonaniro n'urutambiro, ajye ahongerera abatambyi n'abandi Bisiraheli. Mujye muhora mukurikiza ayo mabwiriza yo guhongerera ibyaha byose by'Abisiraheli buri mwaka. Aroni akurikiza ibyo Uhoraho yategetse Musa. Uhoraho abwira Musa guha Aroni n'abahungu be, n'abandi Bisiraheli bose aya mabwiriza: Umwisiraheli wese uzabāgira inka cyangwa intama cyangwa ihene mu nkambi cyangwa ahandi, atari mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, ari iyo gutura Uhoraho imbere y'Ihema rye, azaryozwa amaraso y'itungo acibwe mu bwoko bwe. Aho gutambira ibitambo ku gasozi, Abisiraheli bajye bashyīra umutambyi amatungo yabo mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, ayatambire Uhoraho ho ibitambo by'umusangiro. Umutambyi aminjagire amaraso ku rutambiro rw'Uhoraho mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro, kandi atwike urugimbu impumuro yarwo ishimishe Uhoraho. Bityo Abisiraheli ntibazongera guhemukira Uhoraho baramya ibigirwamana by'ihene, babitambira ibitambo. Bajye bahora bakurikiza ayo mabwiriza, bo n'abazabakomokaho. Umwisiraheli wese cyangwa umunyamahanga utuye muri bo uzatamba igitambo gikongorwa n'umuriro, cyangwa ikindi gitambo cyose, atakijyanye mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro ngo agiture Uhoraho, azacibwe mu Bisiraheli. Umwisiraheli wese cyangwa umunyamahanga utuye muri bo unywa amaraso cyangwa urya inyama zirimo amaraso, Uhoraho azamuhana amuce mu Bisiraheli. Uhoraho yategetse ko amaraso aminjagirwa ku rutambiro kugira ngo abahongerere, kuko amaraso agendana n'ubugingo, ni na yo agomba kubuhongerera. Ni cyo cyatumye Uhoraho abuza Abisiraheli n'abanyamahanga batuye muri bo, kurya inyama zirimo amaraso. Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri bo, nahīga agafata inyamaswa cyangwa inyoni bemererwa kurya, ajye avushiriza amaraso yayo hasi ayarenzeho igitaka. Koko rero ubugingo bw'ikiremwa cyose bugendana n'amaraso yacyo, ni cyo cyatumye Uhoraho ababuza kurya inyama zirimo amaraso. Uzayarya wese azacibwe mu Bisiraheli. Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga nasanga itungo cyangwa inyamaswa yipfushije, cyangwa yatanyaguwe n'inyamaswa akarya ku nyama zayo, ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. Natamesa imyambaro ye kandi ntiyiyuhagire, azaba akwiriye kubihanirwa. Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli ati: “Ndi Uhoraho Imana yanyu. Ntimugakore nk'ibyo abo mu gihugu cya Misiri mwahozemo bakora, cyangwa nk'ibikorerwa muri Kanāni aho ngiye kubajyana, kandi ntimugakurikize imico yabo. Mujye mukurikiza amabwiriza yanjye kandi mwumvire amategeko yanjye. Ndi Uhoraho Imana yanyu. Mujye mwitondera amabwiriza n'amategeko yanjye, kuko ari byo bibeshaho ubikurikiza. Ndi Uhoraho. “Ntihakagire uryamana n'uwo bafitanye isano ya bugufi. Ndi Uhoraho. Ntukaryamane na nyoko, kuko byakoza isoni so na nyoko. Ntukaryamane na muka so, kuko byakoza so isoni. Ntukaryamane na mushiki wawe musangiye so cyangwa nyoko, yaba yaravutse iwanyu cyangwa ahandi. Ntukaryamane n'umukobwa w'umuhungu wawe cyangwa w'umukobwa wawe, byaba ari ukwikoza isoni. Ntukaryamane na mushiki wawe muka so yabyaranye na so. Ntukaryamane na nyogosenge, kuko ari mushiki wa so. Ntukaryamane na nyoko wanyu, kuko ava inda imwe na nyoko. Ntukaryamane na muka so wanyu, kuko ari nka nyoko, byakoza so wanyu isoni. Ntukaryamane n'umukazana wawe, kuko ari umugore w'umuhungu wawe. Ntukaryamane n'umugore wanyu, kuko byakoza umuvandimwe wawe isoni. Nuryamana n'umugore, ntukaryamane n'umukobwa we cyangwa n'abuzukuru be. Ni ubushizi bw'isoni kuko bafitanye isano ya bugufi. Igihe umugore wawe akiriho ntukarongore umuvandimwe we, kuko byabatera ishyari. “Ntukaryamane n'umugore uri mu mihango y'abakobwa. Ntugasambane n'umugore w'undi, kuko byabahumanya. Ntugatambire ikigirwamana Moleki abana bawe, byansuzuguza. Ndi Uhoraho Imana yawe. Ntukaryamane n'umugabo mugenzi wawe, kuko kizira. Ntihakagire umugabo cyangwa umugore wihumanyisha kuryamana n'itungo, kuko kizira. “Ntimukagire na kimwe muri ibyo byose mwihumanyisha, kuko Abanyakanāni nzirukana bakabahunga ari byo byabahumanyije. Byatumye igihugu cyabo gihumana, nzabibahanira bakivemo. Nuko mujye mwitondera amabwiriza n'amategeko nabahaye, mwirinde ibyo bizira byose, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe. Icyo gihugu cyarahumanye kubera ibizira Abanyakanāni bakoze. Namwe muzirinde kugihumanya mutazakivamo nka bo, kuko umuntu wese uzakora ikintu na kimwe muri ibyo bizira, azacibwa mu Bisiraheli. Mujye mukora ibyo nshaka, mwirinde imico mibi y'abari batuye muri icyo gihugu, kugira ngo mutazayihumanyisha. Ndi Uhoraho Imana yanyu.” Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli bose ati: “Mube abaziranenge kuko nanjye Uhoraho Imana yanyu ndi umuziranenge. “Buri wese ajye yubaha se na nyina, yubahirize n'isabato yanjye. Ndi Uhoraho Imana yanyu. “Ntimukamparike ibigirwamana kandi ntimukicurire amashusho yabyo. Ndi Uhoraho Imana yanyu. “Nimuntambira igitambo cy'umusangiro, mujye mukurikiza amabwiriza atuma cyemerwa. Inyama zacyo mujye muzirya umunsi cyatambweho, nizirara muzirye bukeye, ariko nihagira izisigara ku munsi ukurikiyeho mujye muzitwika. Nihagira uzirya nyuma y'iyo minsi ibiri sinzemera icyo gitambo, n'uwagituye kizamubera impfabusa kuko inyama ziba zihumanye. Uwaziryaho wese yaba asuzuguje ibyanyeguriwe, aba akwiriye kubihanirwa agacibwa mu bwoko bwe. “Nimusarura ntimukageze mu mbibi z'imirima yanyu, kugira ngo abakene bahahumbane n'ibisigaye inyuma. Nimusarura imizabibu yanyu, ntimugahumbe iyasigaye cyangwa ngo mutoragure iyahungutse. Mujye muyirekera abakene n'abanyamahanga batuye muri mwe. Ndi Uhoraho Imana yanyu. “Ntimukibe, ntimukariganye, ntimukabeshyere abandi. Ntimukarahire izina ryanjye ibinyoma, byansuzuguza. Ndi Uhoraho Imana yanyu. “Ntimugakandamize bagenzi banyu kandi ntimukabasahure ibyabo. Mujye muha nyakabyizi igihembo cye, ntimukakirarane. Ntimugatuke igipfamatwi cyangwa ngo mugire icyo mutega impumyi, ahubwo mujye muntinya. Ndi Uhoraho Imana yanyu. “Mujye muca imanza zitabera haba ku boroheje cyangwa ku bakomeye, mujye muba intungane mu manza mucira bagenzi banyu. Ntimugashinje abandi ibinyoma, ntimukababeshyere ngo mubashyire mu rubanza rubicisha. Ndi Uhoraho. “Ntukajye wanga mugenzi wawe, ahubwo mwene wanyu nacumura ujye umucyaha, kugira ngo mutazahanirwa hamwe. Ntukihōrere kandi ntukagirire inzika bagenzi bawe, ahubwo ujye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda. Ndi Uhoraho. “Mujye mwitondera amategeko yanjye. Ntimukabangurire amatungo ku yo bidahuje ubwoko, ntimukabibe mu murima imbuto zidahuje ubwoko, ntimukambare imyambaro iboshywe mu ndodo zidahuje ubwoko. “Umugabo naryamana n'umuja wari warasabwe n'undi mugabo, ariko uwo muja akaba ataracungurwa cyangwa ngo ahabwe umudendezo, uwo mugabo agomba gutanga icyiru. Icyakora kubera ko uwo muja yari ataracungurwa, we na shebuja ntibazahanishwe gupfa. Uwo mugabo wacumuye ajye anzanira imbere y'Ihema ry'ibonaniro isekurume y'intama y'igitambo cyo kwiyunga. Umutambyi ajye atamba iyo sekurume kugira ngo amuhongerere icyo cyaha yakoze, maze uwo mugabo abe akibabariwe. “Nimumara kugera mu gihugu cya Kanāni mukahatera ibiti byera imbuto ziribwa, muzamare imyaka itatu mutazirya kuko zizaba zihumanye. Mu mwaka wa kane muzazinyegurire zose zibe ituro ry'ishimwe. Kuva mu mwaka wa gatanu ni bwo muzaziryaho. Nimugenza mutyo, umusaruro wanyu uzarushaho kwiyongera. Ndi Uhoraho Imana yanyu. “Ntimukarye inyama zirimo amaraso. Ntimukaraguze cyangwa ngo mushikishe. Ntimukiyogosheshe imisatsi yo mu misaya, cyangwa ubwanwa bwo ku matama. Igihe mwapfushije ntimukagaragaze umubabaro mwicisha indasago. Ntimukicishe imanzi. Ndi Uhoraho. “Ntimukemerere abakobwa banyu kuba indaya, byaba ari ukubatesha agaciro kandi igihugu kikuzura ubusambanyi n'ubugome. Mujye mwubahiriza isabato yanjye kandi mwubahe Ihema ryanjye. Ndi Uhoraho. “Ntimukagishe inama abaterekēra abazimu cyangwa abashitsi, kuko byabahumanya. Ndi Uhoraho Imana yanyu. “Mujye mwubaha abasaza n'abakecuru kandi nanjye munyubahe. Ndi Uhoraho Imana yanyu. “Ntimukagirire nabi umunyamahanga utuye mu gihugu cyanyu, ahubwo mujye mumufata nka kavukire wo muri mwe, mujye mumukunda nk'uko mwikunda. Mujye mwibuka ko namwe mwabaye abanyamahanga mu Misiri. Ndi Uhoraho Imana yanyu. “Ntimugahende abandi mukoresha ibipimisho bidatunganye. Mujye mukoresha iminzani mizima, kandi amabuye yayo n'ibindi bipimisho bibe bitunganye. Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu Misiri. “Mujye mwitondera amategeko yanjye n'amabwiriza yanjye kandi mubikurikize. Ndi Uhoraho.” Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli ati: “Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe uzatambira umwana we ikigirwamana Moleki, azicwe. Abaturage bajye bamwicisha amabuye. Uko ni ko nzamuhana muce mu Bisiraheli, kuko azaba yatambiye umwana we Moleki, agahumanya Ihema ryanjye kandi agatukisha izina ryanjye riziranenge. Nyamara abaturage nibabyirengagiza bakanga kumwica, jyewe ubwanjye sinzabura kumuhana we n'umuryango we. Nzabaca mu Bisiraheli hamwe n'abandi bose banyimūye bakayoboka Moleki. “Nzahana n'umuntu wese ugisha inama abaterekēra abazimu cyangwa abashitsi, muce mu bwoko bwe. Munyiyegurire mube abaziranenge, kuko ndi Uhoraho Imana yanyu. Mwitondere amabwiriza yanjye kandi muyakurikize. Ndi Uhoraho wabitoranyirije. “Umuntu navuma se cyangwa nyina azicwe, ni we uzaba arwihamagariye. “Umuntu nasambana n'umugore w'undi, bombi bazicwe. Umuntu naryamana na muka se azaba akojeje se isoni, bombi bazicwe, ni bo bazaba barwihamagariye. Umuntu naryamana n'umukazana we bazaba bakoze ibidakwiye, bombi bazicwe, ni bo bazaba barwihamagariye. Umugabo naryamana n'undi mugabo bazaba bakoze ikizira, bombi bazicwe, ni bo bazaba barwihamagariye. Umuntu narongora umukobwa na nyina bizaba ari ubushizi bw'isoni, we n'umugore we na nyirabukwe bazatwikwe, kugira ngo muce ubushizi bw'isoni. Umugabo naryamana n'itungo azicwe, n'iryo tungo ryicwe. Umugore na we naryamana n'itungo iryo ari ryo ryose azicwe, n'iryo tungo ryicwe, azaba arwihamagariye. “Umuntu narongora mushiki we basangiye se cyangwa nyina, bazaba bitesheje agaciro, bakwiriye kubihanirwa. Bazacibwe mu bwoko bwabo ku mugaragaro. Umuntu naryamana n'umugore uri mu mihango y'abakobwa, bombi bazacibwe mu bwoko bwabo. Umuntu naryamana na nyina wabo cyangwa nyirasenge, bombi bakwiriye kubihanirwa, kuko bazaba bikojeje isoni kandi bafitanye isano ya bugufi. Umuntu naryamana na muka se wabo azaba akojeje isoni se wabo, abasambanyi bombi bakwiriye kubihanirwa. Bazapfa batabyaranye. Umuntu naryamana n'umugore wabo azaba akojeje isoni umuvandimwe we, abasambanyi bombi bazaba bihumanyije. Bazapfa batabyaranye. “Mujye mwitondera amabwiriza n'amategeko nabahaye kandi muyakurikize, kugira ngo mutazacibwa mu gihugu ngiye kubatuzamo. Ntimugakurikize imigenzereze y'abagituye, nzakibirukanamo kuko bakoze ibizira bigatuma mbazinukwa. Ariko mwebwe nabasezeranyije kuzabaha ubutaka bwabo, mukabwigarurira bukaba gakondo yanyu. Ni igihugu gitemba amata n'ubuki. Ndi Uhoraho Imana yanyu yabatandukanyije n'andi mahanga. Ni yo mpamvu mugomba kujya mutandukanya ibihumanya n'ibidahumanya mu matungo no mu nyamaswa, no mu biguruka no mu bikurura inda hasi, kugira ngo mutazabyihumanyisha. Ni cyo cyatumye mbamenyesha ibihumanye. Muzabe abanjye, mube abaziranenge kuko nanjye Uhoraho ndi umuziranenge, ni cyo cyatumye mbatandukanya n'andi mahanga. “Umugabo cyangwa umugore uterekēra abazimu cyangwa ushika, azicishwe amabuye, azaba arwihamagariye.” Uhoraho ategeka Musa kubwira abatambyi bene Aroni ati: “Umutambyi napfusha mwene wabo ntagakore ku ntumbi cyangwa ku wayikozeho, byamuhumanya. Ariko yemerewe kwihumanya atyo yapfushije se cyangwa nyina, cyangwa umuhungu we cyangwa umukobwa we, cyangwa mukuru we cyangwa murumuna we, cyangwa mushiki we babana utarashyingirwa. Umutambyi ni umutware w'umuryango we, akwiye kwirinda kwihumanya. “Abatambyi ntibakimoze cyangwa ngo biyogosheshe ubwanwa bwo ku matama, cyangwa ngo bicishe indasago. Be kunsuzuguza jye Uhoraho Imana yabo, ahubwo bajye baba abaziranenge. Ni bo bampereza ibyokurya ari yo maturo atwikwa, bagomba kuba abaziranenge. Umutambyi ntakarongore indaya cyangwa umukobwa utari isugi cyangwa umugore wasenzwe, kuko agomba kuba umuziranenge. Rubanda rujye rwubaha umutambyi kuko ari we umpereza ibyokurya, rumufate nk'umuziranenge kuko jyewe Uhoraho witoranyirije Abisiraheli ndi umuziranenge. Umukobwa w'umutambyi niyiyandarika akigira indaya, azaba akojeje se isoni, bajye bamutwika. “Naho Umutambyi mukuru wanyeguriwe asutswe amavuta ku mutwe, akambikwa imyambaro yamugenewe, napfusha ntagashishimure imyambaro ye cyangwa ngo areke gusokoza imisatsi, ntakihumanyishe intumbi yose nubwo yaba iya se cyangwa iya nyina. Ntagahagarike imirimo yo mu Ihema ryanjye cyangwa ngo arihumanye, kuko yasutsweho amavuta kugira ngo anyegurirwe. Ndi Uhoraho Imana ye. Umutambyi mukuru azarongore umukobwa w'isugi, ntakarongore umupfakazi cyangwa umugore wasenzwe, cyangwa uwiyandaritse akigira indaya. Ahubwo azarongore umukobwa w'isugi wo mu muryango w'abatambyi, kugira ngo umwana azabyara atazagira amakemwa. Ndi Uhoraho witoranyiriza Umutambyi mukuru.” Uhoraho ategeka Musa kubwira Aroni ati: “Mu bazagukomokaho ntihakagire umuntu ufite ubusembwa uza kumpereza ibyokurya, yaba impumyi cyangwa ikirema, yaba afite izuru ryahombanye cyangwa ingingo zisumbana, yaba yaramugaye ikirenge cyangwa ikiganza, yaba ahetse inyonjo cyangwa ari igikuri, yaba afite ubusembwa mu jisho, cyangwa arwaye indwara yose y'uruhu, cyangwa yaramenetse ibisabo by'ubugabo. None rero Aroni, abazagukomokaho bazarangwaho bene ubwo busembwa, ntibazigere bakora imirimo y'ubutambyi ngo bampereze ibyokurya, ari yo maturo atwikwa. Bashobora kurya kuri ayo maturo nubwo yanyeguriwe rwose, ariko ntibakinjire mu Ihema cyangwa ngo begere urutambiro kuko bafite ubusembwa. Ntibagomba guhumanya ibyanyeguriwe. Ndi Uhoraho witoranyiriza abatambyi.” Nguko uko Musa yabwiye Aroni n'abahungu be, n'Abisiraheli bose. Uhoraho ategeka Musa kubwira Aroni n'abahungu be ati: “Dore imiziro ibabuza kwegera amaturo Abisiraheli banyegurira, kugira ngo mudatukisha izina ryanjye riziranenge. Ndi Uhoraho. Umutambyi wese uhumanye ntakegere amaturo Abisiraheli bazaba banyeguriye, uzabirengaho azakurwe ku murimo w'ubutambyi. Ndi Uhoraho. “Umutambyi urwaye indwara y'uruhu yanduza cyangwa y'imyanya ndangagitsina, ntakarye ku maturo yanyeguriwe atarahumanuka. Ni kimwe n'umutambyi wakoze ku ntumbi cyangwa uwasohoye intanga, cyangwa uwakoze ku gasimba gahumanya, cyangwa ku muntu uhumanya ku buryo ubwo ari bwo bwose. Uwo byagendekeye bityo ajye yiyuhagira kandi yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba, abone kurya ku maturo yanyeguriwe. Izuba nirirenga azaba ahumanutse, ashobora kurya kuri ayo maturo kuko ari yo byokurya bye. Umutambyi ntakarye itungo ryipfushije cyangwa ryatanyaguwe n'inyamaswa, kuko byamuhumanya. Ndi Uhoraho. “Abatambyi bajye banyumvira birinde gukora icyaha cyerekeye ibyokurya, baramutse bansuzuguye bakabirengaho bapfa. Ndi Uhoraho ubitoranyiriza. “Utari uwo mu batambyi, yaba umushyitsi cyangwa umukozi, ntakarye ku maturo yanyeguriwe. Ariko inkoreragahato umutambyi yaguze n'iyavukiye iwe, zo zishobora kurya ku byokurya by'umutambyi. Umukobwa w'umutambyi narongorwa n'utari umutambyi, ntakongere kurya ku maturo yanyeguriwe. Icyakora nasendwa cyangwa agapfakara atarabyara, hanyuma agasubira iwabo, ashobora noneho kurya ku byokurya bya se, nk'uko yabigenzaga akiri muto. “Utari umutambyi ntakarye kuri ayo maturo. Nihagira uyaryaho atabizi, ajye ariha umutambyi ibingana n'ibyo yariye yongeyeho kimwe cya gatanu. Abatambyi ntibagateshe agaciro amaturo Abisiraheli banyeguriye ngo bareke rubanda bayaryeho. Uyariyeho baba bamukoresheje icyaha, akaba agomba kwiyunga nanjye. Ndi Uhoraho witoranyiriza abatambyi.” Uhoraho ategeka Musa kubwira Aroni n'abahungu be n'abandi Bisiraheli bose ati: “Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe, nantambira igitambo gikongorwa n'umuriro cy'ubushake cyangwa icyo guhigura umuhigo, ajye azana ikimasa cyangwa isekurume bidafite inenge kugira ngo mwemere. Ntimugatambe itungo rifite inenge, sinaryemera. Umuntu nantambira igitambo cy'umusangiro cy'ubushake cyangwa icyo guhigura umuhigo, ajye azana itungo ridafite inenge ryo mu bushyo cyangwa mu mukumbi, irifite inenge sinaryemera. Ntimukantambire itungo ryahumye cyangwa iricumbagira, cyangwa iryacitse urugingo cyangwa irirwaye amasununu, cyangwa ibihushi cyangwa ibisebe. Itungo nk'iryo ntimugatwikire ku rutambiro rwanjye. Itungo ryo mu bushyo cyangwa iryo mu mukumbi rifite ingingo zisumbana cyangwa iryagwingiye, mushobora kuritamba ho igitambo cy'ubushake, ariko ntimushobora kuritamba ho icyo guhigura umuhigo. Ntimukantambire itungo ryakomeretse amabya cyangwa ryakonwe. Nimugera mu gihugu cyanyu ntimuzakone amatungo, kandi ntimuzagure amatungo y'abanyamahanga afite bene ubwo busembwa ngo muyantambire. Sinayemera kuko afite inenge.” Uhoraho abwira Musa ati: “Inyana cyangwa umwana w'intama cyangwa w'ihene bimaze kuvuka, mujye mubireka byonke iminsi irindwi. Guhera ku munsi wa munani mushobora kubintambira ho igitambo gitwikwa nkacyemera. Ntimukicire umunsi umwe inka cyangwa intama cyangwa ihene n'iyayo. “Nimuntambira igitambo cyo kunshimira, mujye mugitamba ku buryo ncyemera. Inyama zacyo mujye muzirya uwo munsi, ntimukagire izo muraza. Ndi Uhoraho. “Mujye mwitondera amabwiriza yanjye muyakurikize. Ndi Uhoraho. Abisiraheli bajye banyubaha kuko ndi umuziranenge. None rero, ntimugatukishe izina ryanjye riziranenge. Ndi Uhoraho ubitoranyiriza. Ni jye wabakuye mu Misiri kugira ngo mbabere Imana. Ndi Uhoraho.” Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli ati: “Dore iminsi mikuru muzajya munyizihiriza, mugakoresha amakoraniro yo kunsenga. “Hari iminsi itandatu mu cyumweru yo gukora, ariko umunsi wa karindwi ni isabato, ni umunsi wo kuruhuka. Ntimukagire imirimo mukora ahubwo mujye mukoranira kunsenga, mujye mwizihiza isabato yanjye aho muri hose. “Dore indi minsi mikuru muzajya munyizihiriza, mugakoresha amakoraniro yo kunsenga. “Ku itariki ya cumi n'enye y'ukwezi kwa mbere nimugoroba, mujye munyizihiriza Pasika. Naho ku itariki ya cumi n'eshanu y'uko kwezi, mutangire kunyizihiriza iminsi mikuru y'imigati idasembuye. Mujye mumara iminsi irindwi murya imigati idasembuye. Mujye muyitangiza ikoraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora uwo munsi. Muri iyo minsi uko ari irindwi mujye muntura amaturo atwikwa, ku munsi wa karindwi muyisozeshe irindi koraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora.” Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli ati: “Nimumara kugera mu gihugu nzabaha mukeza imyaka, mujye mushyīra umutambyi umuba w'amahundo ya mbere. Ku munsi ukurikira isabato, umutambyi ajye amurikira uwo muba kugira ngo mbemere. Uwo munsi mujye muntambira igitambo gikongorwa n'umuriro cy'umwana w'intama udafite inenge kandi utarengeje umwaka, kandi munture n'ibiro bibiri by'ifu nziza ivanze n'amavuta y'iminzenze bibe ituro ritwikwa, impumuro yabyo inshimishe. Mujye mubiturana na litiro imwe ya divayi. Ntimukarye ku ngano nshya, yaba umugati wazo cyangwa izikaranze cyangwa amahundo mabisi, mutarāmurikira umuba w'amahundo ya mbere. Iryo ni itegeko ridakuka, muzarikurikize mwebwe n'abazabakomokaho, aho muzaba mutuye hose. “Mujye mumara ibyumweru birindwi byuzuye muhereye ku munsi ukurikira ya sabato, ni ukuvuga umunsi mūmurikira umuba w'amahundo ya mbere. Ku munsi wa mirongo itanu ari wo ukurikira isabato, mujye muntura ituro ry'umuganura w'ibinyampeke, rigizwe n'imigati ibiri isembuye ikozwe mu biro bibiri by'ifu nziza. Aho muzaba mutuye hose, mujye munzanira iryo turo. Mujye muntambira n'igitambo gikongorwa n'umuriro, kigizwe n'ikimasa n'amapfizi abiri y'intama, n'abana b'intama barindwi badafite inenge kandi batarengeje umwaka. Mujye mwongeraho ituro ry'ibinyampeke n'irisukwa, byose bibe ituro ritwikwa, impumuro yaryo inshimishe. Mujye muntambira kandi isekurume y'ihene, ibe igitambo cyo guhongerera ibyaha, n'abana b'intama babiri batarengeje umwaka, babe igitambo cy'umusangiro. Umutambyi ajye amurikira abo bana b'intama babiri, na ya migati y'umuganura abinyegurire, hanyuma bibe umugabane we. Uwo munsi mujye mukoresha ikoraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora. Iryo ni itegeko ridakuka, muzarikurikize mwebwe n'abazabakomokaho, aho muzaba mutuye hose. “Nimusarura, ntimukageze mu mbibi z'imirima yanyu kandi ntimugahumbe ibyasigayemo, mujye mubirekera abakene n'abanyamahanga. Ndi Uhoraho Imana yanyu.” Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli ati: “Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa karindwi, mujye muruhuka kugira ngo mugire ikoraniro ryo kunsenga, muritangaze muvuza impanda. Ntimukagire imirimo mukora, ahubwo mujye muntura amaturo atwikwa.” Uhoraho abwira Musa ati: “Ku itariki ya cumi y'uko kwezi kwa karindwi, mujye mwizihiza Umunsi w'impongano mwigomwe kurya, mugire ikoraniro ryo kunsenga, kandi munture amaturo atwikwa. Uwo Munsi w'impongano ntimukagire imirimo mukora, kuko ari wo munsi Umutambyi mukuru aza imbere yanjye guhongerera ibyaha byanyu. Umuntu wese utazigomwa kurya kuri uwo munsi azacibwe mu bwoko bwe, kandi uzagira umurimo akora kuri uwo munsi nzamurimbura. Ntimukagire umurimo n'umwe mukora kuri uwo munsi. Iryo ni itegeko ridakuka, muzarikurikize mwebwe n'abazabakomokaho, aho muzaba mutuye hose. Kuva ku itariki ya cyenda izuba rirenze kugeza ku ya cumi izuba rirenze, mujye muruhuka nk'uko mubigenza ku isabato, kandi mwigomwe kurya.” Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli ati: “Ku itariki ya cumi n'eshanu y'uko kwezi kwa karindwi, mujye mutangira kunyizihiriza iminsi mikuru y'ingando imara iminsi irindwi. Mujye muyitangiza ikoraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora. Muri iyo minsi uko ari irindwi mujye muntura amaturo atwikwa, ku munsi wa munani muyisozeshe irindi koraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora.” (Ngiyo iminsi mikuru yo kwizihiriza Uhoraho no gukoresha amakoraniro yo kumusenga. Ngayo n'amabwiriza yerekeye amaturo atwikwa, ari yo ibitambo bikongorwa n'umuriro n'ibindi bitambo, n'amaturo y'ibinyampeke n'asukwa bigenewe iyo minsi. Iyo minsi mikuru ni iyiyongera ku minsi isanzwe y'isabato y'Uhoraho, n'ayo maturo ni ayiyongera ku maturo asanzwe n'ay'ubushake, n'ayo guhigura umuhigo.) Uhoraho arakomeza ati: “Na none nimumara gusarura imbuto zera ku biti, mujye muza kunyizihiriza iminsi mikuru imara icyumweru. Mujye muyitangira ku itariki ya cumi n'eshanu y'ukwezi kwa karindwi, uwo munsi ubanza n'uwa munani usoza ibe iy'ikiruhuko. Uwo munsi ubanza mujye muzana imbuto nziza zera ku biti, n'amashami y'imikindo n'ay'ibiti by'amashami atsitse, n'ay'ibiti bimera ku nkombe z'imigezi. Nuko mumare iminsi irindwi mwishimira imbere yanjye. Buri mwaka mu kwezi kwa karindwi, mujye muza mumare icyumweru muri iyo minsi mikuru munyizihiza. Iryo ni itegeko ridakuka, muzarikurikize mwebwe n'abazabakomokaho. Abisiraheli bose bajye bamara iyo minsi irindwi baba mu ngando. Bityo bizajya byibutsa abazabakomokaho ko Abisiraheli babaye mu ngando igihe nabakuraga mu Misiri. Ndi Uhoraho Imana yanyu.” Nuko Musa aha Abisiraheli ayo mabwiriza yerekeye iminsi mikuru bazajya bizihiriza Uhoraho. Uhoraho abwira Musa ati: “Utegeke Abisiraheli bakuzanire amavuta meza akamuwe mu mbuto z'iminzenze, yo kujya acana amatara yo mu Ihema ry'ibonaniro, hino y'umwenda ukingirije Isanduku y'Isezerano. Aroni ajye yita kuri ayo matara, kugira ngo ahore yakira imbere yanjye kuva nimugoroba kugeza mu gitondo. Iryo ni itegeko ridakuka, muzarikurikize mwebwe n'abazabakomokaho. Ajye ahora yita kuri ayo matara ari ku gitereko cy'izahabu inoze, kugira ngo arare yakira imbere yanjye. “Utekeshe imigati cumi n'ibiri, buri mugati ukorwe mu biro bibiri by'ifu nziza, uyishyire imbere yanjye mu migabane ibiri uyigerekeranyije itandatu itandatu, ku meza yometseho izahabu inoze. Kuri buri mugabane ushyireho umubavu mwiza wo kosereza imbere yanjye, ube ikimenyetso cy'uko iyo migati yantuwe. Buri sabato, iyo migati bajye bayisimbuza indi. Iyo nshingano Abisiraheli bajye bayisohoza buri gihe. Aroni n'abahungu be ni bo bonyine bemerewe kurya imigati yari isanzweho, kuko yanyeguriwe rwose. Ni umugabane uva ku maturo atwikwa nabageneye bo n'abazabakomokaho. Bajye bayirira mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro.” Umunsi umwe mu nkambi habaye amahane, Umwisiraheli arwana n'umugabo wavutse ku Munyamisiri n'Umwisirahelikazi witwaga Shelomiti, umukobwa wa Diburi wo mu muryango wa Dani. Mwene Shelomiti uwo atuka izina ry'Uhoraho ararivuma, maze bamuzanira Musa. Bamuha abamurinda bategereje icyo Uhoraho ari butegeke. Nuko Uhoraho abwira Musa ati: “Jyana wa muntu wamvumye inyuma y'inkambi, abamwumvise bose bamurambike ibiganza ku mutwe, hanyuma Abisiraheli bose bamwicishe amabuye, kandi ubwire Abisiraheli ko umuntu wese uzajya avuma Imana ye, akwiriye kubihanirwa. Uzatuka izina ry'Uhoraho azicwa. Abisiraheli bose bajye bamwicisha amabuye, yaba umunyamahanga cyangwa Umwisiraheli. “Umwicanyi ajye acirwa urwo gupfa. Uwishe itungo ry'undi ajye aririha. Itungo rijye ririhwa irindi. Uteye undi ubusembwa, ajye agirirwa nk'ibyo yakoze. Uvunnye undi igufwa, ajye ahanishwa kuvunwa igufwa. Umennye undi ijisho, ajye ahanishwa kumenwa ijisho. Ukuye undi iryinyo, ajye ahanishwa gukurwa iryinyo. Uteye undi ubusembwa, ajye ahanishwa nk'ibyo yakoze. Uwishe itungo ry'undi ajye aririha. Umwicanyi ajye acirwa urwo gupfa. “Ari Abisiraheli cyangwa abanyamahanga batuye muri mwe, mwese muzagengwe n'ayo mategeko. Ndi Uhoraho Imana yanyu.” Musa amaze kubibwira Abisiraheli, bajyana inyuma y'inkambi wa mugabo wavumye Uhoraho, bamwicisha amabuye nk'uko Uhoraho yari yabitegetse. Musa ari ku musozi wa Sinayi, Uhoraho amutegeka kubwira Abisiraheli ati: “Nimumara kugera mu gihugu nzabaha, mujye munyubaha muraze imirima iruhuke nk'uko muruhuka ku isabato. Mu myaka itandatu mujye muhinga imirima yanyu, mukorere imizabibu kandi musarure ibyo mwejeje, ariko umwaka wa karindwi mujye munyubaha muraze imirima iruhuke, nk'uko muruhuka ku isabato. Ntimuzahinge imirima yanyu cyangwa ngo mukorere imizabibu. Ntimuzasarure ngo muhunike ibyimejeje mu mirima yanyu cyangwa imizabibu yanyu mutakoreye. Uwo mwaka mujye mureka ubutaka buruhuke. Muzatungwa n'ibizimeza muri uwo mwaka, mwebwe n'abagaragu banyu n'abaja banyu n'abakozi banyu, n'abanyamahanga batuye muri mwe, n'amatungo yanyu n'inyamaswa. Ibizimeza mu gihugu cyanyu byose, ni byo bizabatunga. “Muzakomeze kuraza imirima mu mwaka wa karindwi mubigire incuro ndwi, ni ukuvuga imyaka mirongo ine n'icyenda. Nuko ku itariki ya cumi y'ukwezi kwa karindwi, ku Munsi w'impongano muzavuze ihembe mu gihugu cyose, bityo munyegurire umwaka wa mirongo itanu, mutangaze ko abantu bose bashubijwe uburenganzira bwabo kandi bagasubizwa mu byabo. Uwo mwaka muzawite Yubile. Buri myaka mirongo itanu muzajya mwizihiza Yubile, ntimuzahinge kandi ntimuzasarure ngo muhunike ibyimejeje mu mirima yanyu, cyangwa imizabibu yanyu mutakoreye. Muzanyegurire uwo mwaka wa Yubile, murya ibyimejeje mu mirima. “Muri uwo mwaka wa Yubile, abantu bose bakuwe mu byabo bajye babisubizwamo. Nugura isambu cyangwa ukayigurisha, ujye uyiha igiciro ukurikije imyaka Yubile imaze ibaye, n'igihe gisigaye cyo gusarura mbere ya Yubile itaha. Nihaba hasigaye igihe kirekire ikiguzi kiziyongere, nihaba hasigaye gito ikiguzi kizagabanuke, kuko ikigurishwa atari isambu ahubwo ari imisaruro. Ntimugahendane, ahubwo mujye munyubaha. Ndi Uhoraho Imana yanyu. “Mujye mwumvira amabwiriza yanjye n'amategeko yanjye, ni bwo muzagirira amahoro muri icyo gihugu. Kizarumbuka mubone ibibatunga byinshi, maze mukibemo mu mahoro. “Ahari mwakwibaza muti: ‘Ese tuzatungwa n'iki mu mwaka wa karindwi ko tutazaba twarabibye ngo dusarure?’ Mu mwaka wa gatandatu nzabaha umugisha, ntume ubutaka bugira umusaruro uzabatunga mu myaka itatu. Mu mwaka wa munani muzabiba ariko muzakomeza kurya ibyo mwahunitse, kugeza ubwo muzasarura mu mwaka wa cyenda. “Ntimukagurishe burundu amasambu kuko ubutaka ari ubwanjye, namwe muzaba nk'abashyitsi bahātiwe. Ni yo mpamvu muzajya mureka umuntu agacungura isambu ye. Umwisiraheli nakena akagurisha isambu ye, mwene wabo bafitanye isano ya bugufi ajye aba ari we uyicungura. Umuntu nabura uyicungura, azayicungurire aho azabonera amikoro. Azabare imyaka ishize agurishije isambu ye, maze asubize uwayiguze ibyo yamuhaye akuyemo ibihwanye n'igihe ayimaranye, abone kuyisubiramo. Ariko natabona icyo ayicunguza, uwayiguze azayigumane kugeza ku mwaka wa Yubile, ni bwo nyirayo azayisubiramo. “Umuntu nagurisha inzu yo kubamo iri mu mujyi uzengurutswe n'urukuta, afite uburenganzira bwo kuyicungura umwaka utarashira. Iyo nzu nirenza umwaka itaracungurwa, izaba umutungo w'uwayiguze n'abazamukomokaho, ntazayisubiza mu mwaka wa Yubile. Naho mu mijyi mitoya itazengurutswe n'urukuta, amazu azagenzwa nk'amasambu. Ashobora gucungurwa, kandi mu mwaka wa Yubile agasubizwa bene yo. “Abalevi bo bazahorane uburenganzira bwo gucungura amazu yabo ari mu mijyi yabo. N'iyo yaba ari undi Mulevi ugura imwe muri ayo mazu, igomba gusubizwa nyirayo mu mwaka wa Yubile, kuko ayo mazu azaba umutungo w'Abalevi. Inzuri zikikije imijyi y'Abalevi ntizishobora kugurishwa, kuko ari gakondo yabo iteka ryose. “Mwene wanyu nakena akananirwa kugira icyo yimarira, uzamufashe kugira ngo ashobore kubaho muri mwe. Ibyo uzabikorere n'umunyamahanga utuye muri mwe. Ntukake mwene wanyu inyungu iyo ari yo yose, ahubwo ujye umufashiriza ko unyubaha. Numuguriza amafaranga ntukamwake inyungu, kandi numuguriza ibyokurya ntukamwake ibirenze ibyo wamuhaye. Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu Misiri, kugira ngo mbahe igihugu cya Kanāni kandi mbabere Imana. “Mwene wanyu nakena akagusaba kumugura, ntukamugenze nk'inkoreragahato isanzwe, ahubwo uzamukoreshe nk'umukozi wawe cyangwa nk'umunyamahanga uba iwawe. Azagukorere kugeza ku mwaka wa Yubile, maze we n'abana be basubire mu muryango wabo no muri gakondo yabo. Abisiraheli ni abagaragu banjye kuko nabakuye mu Misiri. Ntimukabagurishe nk'inkoreragahato, kandi ntimukabategekeshe igitugu, ahubwo mujye munyubaha. “Nimukenera inkoreragahato mujye mugura iz'abanyamahanga bo mu bihugu bibakikije, cyangwa abana b'abanyamahanga batuye muri mwe, cyangwa abandi bo mu miryango yabo, nubwo baba baravukiye muri mwe. Abo bose mushobora kubagura no kubagira inkoreragahato, mukazabaraga abana banyu. Nyamara bene wanyu b'Abisiraheli ntimukabategekeshe igitugu. “Nihagira umunyamahanga utuye muri mwe uba umukire, maze mwene wanyu w'umukene agasaba uwo mukire cyangwa undi munyamahanga ngo amugure, azaba afite uburenganzira bwo gucungurwa. Ashobora gucungurwa n'umwe mu bavandimwe be, cyangwa se wabo cyangwa mwene se wabo, cyangwa undi wese bafitanye isano, ndetse na we ubwe aramutse agize amikoro yakwicungura. Icyo gihe we n'uwamuguze bazabare iminsi izaba isigaye kugira ngo Yubile ibe, maze bemeranywe ikiguzi yicunguza bakurikije igihembo cy'umubyizi. Nihaba hasigaye imyaka myinshi azasubize amafaranga menshi ahwanye n'iyo myaka, kandi nihaba hasigaye imyaka mike kugira ngo Yubile ibe, azasubize amafaranga make ahwanye n'iyo myaka. Mu myaka ataracungurwa ajye akora nk'umukozi usanzwe, ariko ntimukemere ko ategekeshwa igitugu. Nadacungurwa mu buryo ubwo ari bwo bwose, we n'abana be shebuja azareke basubire mu byabo mu mwaka wa Yubile. Abisiraheli ni abagaragu banjye kuko nabakuye mu Misiri. Ndi Uhoraho Imana yanyu.” Uhoraho akomeza kubwira Abisiraheli ati: “Ntimukiremere ibigirwamana cyangwa amashusho asengwa, ntimugashinge mu gihugu cyanyu inkingi z'amabuye cyangwa amabuye abajweho amashusho kugira ngo muyasenge. Ndi Uhoraho Imana yanyu. Mujye mwizihiza isabato kandi mwubahirize Ihema ryanjye. Ndi Uhoraho. “Nimwumvira amategeko yanjye mukitondera amabwiriza yanjye mukayakurikiza, nzabaha imvura mu bihe byayo, ubutaka buzarumbuka n'ibiti byanyu bizera imbuto. Muzasarura byinshi ku buryo isarura ry'ingano rizageza mu isarura ry'imizabibu, iryo sarura na ryo rikageza mu ibiba. Muzarya muhāge kandi muture mu gihugu cyanyu mu mutekano. Igihugu cyanyu nzagiha amahoro maze muryame nta cyo mwikanga. Nzamenesha inyamaswa z'inkazi, kandi nta n'uzongera kubarwanya. Muzirukana abanzi banyu mubicishe inkota. Nubwo mwaba batanu gusa muzirukana ijana, naho mwaba ijana mwirukane ibihumbi icumi maze mubicishe inkota. Nzabaha umugisha mwororoke mugwire, nkomeze Isezerano nagiranye namwe. Muzaba mutararangiza ibyo mwahunitse igihe muzongera gusarura, ndetse muzabisohora kugira ngo mubone aho muhunika ibishya. Nzatura hagati muri mwe kandi sinzabatererana. Nzagendana namwe mbe Imana yanyu, namwe mube ubwoko bwanjye. Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu Misiri, kugira ngo mwe gukomeza kuba inkoreragahato. Nabavanye mu buja none mufite amahoro asesuye. “Ariko nimutanyumvira ngo mukurikize aya mabwiriza yose, nzabahana. Nimwanga amateka natanze mugasuzugura ibyemezo nafashe, kandi ntimukurikize amabwiriza yanjye yose, bigatuma mwica Isezerano nagiranye namwe, muzabihanirwa. Nzabateza ubwoba no kuzongwa n'indwara z'umuriro, zizabatera ubuhumyi kandi zikabaca intege. Muzabiba ariko nta cyo bizabamarira, kuko abanzi banyu bazarya ibyo mwaruhiye. Nzabatererana maze abanzi banyu babigarurire babategeke, ndetse muhunge nta wubirukanye. “Ibyo nibidatuma munyumvira, icyo gihano nzagikuba karindwi kubera ibyaha byanyu. Nzabacisha bugufi mbamaremo agasuzuguro. Nzabima imvura maze ubutaka bukakare bumere nk'urutare. Muzavunikira ubusa kuko ubutaka bwanyu butazongera kwera, n'ibiti byanyu ntibyongere kwera imbuto. “Nimukomeza kwigira nk'abanzi ntimunyumvire, igihano cyanyu nzagikuba karindwi kubera ibyaha byanyu. Nzabateza inyamaswa z'inkazi zice abana banyu zirimbure n'amatungo yanyu, namwe zibatsembe ku buryo amayira yanyu azabura abayanyuramo. “Ibyo nibidatuma mwihana mugakomeza kwigira nk'abanzi, nanjye nzababera nk'umwanzi, igihano cyanyu ngikube karindwi kubera ibyaha byanyu. Nzabateza intambara kubera ko mwishe Isezerano nagiranye namwe, nimuhungira mu mijyi nzabateza icyorezo maze abazaba babagose babigarurire. Nzatuma mubura ibyokurya ku buryo abagore icumi bazajya bateka mu ifuru imwe gusa, maze ibyo babagaburiye bye kubahāza. “Ibyo nibidatuma munyumvira mugakomeza kwigira nk'abanzi, nanjye nzabarakarira nk'umwanzi, igihano cyanyu ngikube karindwi kubera ibyaha byanyu. Inzara izatuma murya abana banyu. Aho muzasengera ibigirwamana nzahasenya, menagure n'inkingi z'amabuye muzaba mweguriye izuba. Nzarunda intumbi zanyu hejuru y'ibimene by'ibigirwamana muzasenga, nzabatererana. Nzarimbura imijyi yanyu, n'ingoro muzasengeramo nzihindure amatongo. Sinzaba ngishimishwa n'impumuro y'amaturo yanyu atwikwa. Igihugu cyanyu nzagisenya, ku buryo abanzi bazacyigarurira bazumirwa. Nzabateza intambara maze mbatatanyirize mu mahanga. Igihugu cyanyu kizahinduka itongo n'imijyi yanyu isenywe. “Muzajyanwa ho iminyago mu gihugu cy'abanzi banyu, maze igihugu cyanyu kitigeze kirazwa kiruhuke. Igihe cyose kizaba kidatuwemo kizarara, kibone ikiruhuko kitigeze kibona mukigituyemo. “Abazacika ku icumu muri mwe bazaba bari mu bihugu by'abanzi, nzabateza ubwoba ku buryo nibumva n'ikibabi kigushijwe n'umuyaga bazikanga. Bazahunga nk'abakurikiwe n'igitero bagwe nta wubirukanye. Bazagwirirana nk'abahunze igitero nta wubakurikiye. Ntibazashobora guhangana n'abanzi babo. Bazapfira mu mahanga, aho bazaba bajyanywe ho iminyago n'abanzi babo. Abazacika ku icumu muri mwe, bazamererwa nabi kubera ibicumuro byabo n'ibya ba sekuruza. “Ariko igihe kizagera bemere ko bo na ba sekuruza bacumuye, kandi ko banyigometseho bakigira nk'abanzi, ari na cyo cyatumye nanjye mbabera nk'umwanzi ngatuma bajyanwa ho iminyago. Icyo gihe bazareka kwinangira bicishe bugufi, maze bemere guhanirwa ibicumuro byabo. Ni bwo nzazirikana Isezerano nagiranye na Yakobo na Izaki na Aburahamu, nibuke n'igihugu cyabo. Igihe cyose bazaba batari muri icyo gihugu kizarara, kandi bazemera guhanirwa ko banze kumvira amategeko n'amabwiriza yanjye. Icyakora nubwo bazaba bakiri mu gihugu cy'abanzi babo, ntabwo nzabatererana cyangwa ngo mbange ku buryo nabarimbura nkica Isezerano nagiranye na bo. Ndi Uhoraho Imana yabo. Nzazirikana Isezerano nagiranye na ba sekuruza nakuye mu Misiri amahanga abibona, kugira ngo mbabere Imana. Ndi Uhoraho.” Ngayo amategeko n'amateka n'amabwiriza Uhoraho yahereye Musa ku musozi wa Sinayi, kugira ngo ayashyikirize Abisiraheli. Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli ati: “Nihagira uhiga umuhigo wo kunyegurira umuntu, igihe cyo guhigura ajye amucunguza ifeza mu buryo bukurikira. Umugabo ufite imyaka iri hagati ya makumyabiri na mirongo itandatu, atangweho ibikoroto mirongo itanu by'ifeza hakurikijwe igipimo gikoreshwa n'abatambyi. Umugore uri muri icyo kigero, atangweho ibikoroto mirongo itatu. Umuhungu ufite imyaka iri hagati y'itanu na makumyabiri, atangweho ibikoroto makumyabiri. Umukobwa uri muri icyo kigero, atangweho ibikoroto icumi. Umuhungu umaze ukwezi avutse kugeza ku myaka itanu, atangweho ibikoroto bitanu by'ifeza. Umukobwa uri muri icyo kigero, atangweho ibikoroto bitatu by'ifeza. Umugabo ufite imyaka mirongo itandatu n'uyirengeje, atangweho ibikoroto cumi na bitanu. Umugore uri muri icyo kigero, atangweho ibikoroto icumi. “Niba uwahize ari umukene ku buryo atabona igiciro cyagenwe, ajye asanga umutambyi kugira ngo amugabanyirize igiciro akurikije ubukene bwe. “Nihagira uhiga umuhigo wo kuntambira itungo, rijye riba rinyeguriwe burundu. Ntakarisimbuze irindi ryaba ryiza cyangwa ribi, kuko nabigenza atyo yombi azaba anyeguriwe. Nihagira uhiga umuhigo wo kuntura itungo rihumanye ridashobora kuntambirwa, ajye arishyīra umutambyi. Umutambyi ajye arisuzuma arigenere igiciro kirikwiriye. Nyiraryo nashaka kuricungura, ajye atanga icyo giciro yongeyeho kimwe cya gatanu. “Nihagira unyegurira inzu ye, umutambyi ajye ayigenzura ayigenere igiciro kiyikwiriye. Uwayinyeguriye nashaka kuyicungura, ajye atanga icyo giciro yongeyeho kimwe cya gatanu, abone kuyisubirana. “Nihagira unyegurira umurima wa gakondo ye, ujye ugenerwa igiciro hakurikijwe ubwinshi bw'imbuto bawubibamo, igiciro kibe ibikoroto mirongo itanu by'ifeza ku murima wabibwamo ibiro ijana by'ingano, niba ari mu mwaka wa Yubile. Ariko nawunyegurira nyuma y'umwaka wa Yubile, umutambyi ajye awugenera igiciro akurikije imyaka isigaye ngo Yubile itaha ibe, bityo igiciro kizagabanuka. Uwawunyeguriye nashaka kuwucungura, ajye atanga icyo giciro yongeyeho kimwe cya gatanu, abone kuwusubirana. Ariko nawugurisha atarawucungura, ntabwo umutambyi azamwemerera kuwucungura. Mu mwaka wa Yubile aho gusubizwa nyirawo, uzanyegurirwa burundu ube uw'abatambyi. “Nihagira unyegurira umurima yaguze utari uwa gakondo ye, umutambyi ajye awugenera igiciro akurikije imyaka isigaye ngo Yubile ibe, uwawunyeguriye ahite agitanga kibe ari cyo kinyegurirwa mu mwanya w'umurima. Mu mwaka wa Yubile, uwo murima uzasubizwe nyir'ukuwugurisha. “Ibiciro byose bijye bishyirwaho hakurikijwe igipimo gikoreshwa n'abatambyi. Ni igikoroto kimwe cy'ifeza gipima garama cumi n'imwe. “Nta wushobora kunyegurira uburiza bw'amatungo kuko busanzwe ari ubwanjye. “Umuntu nashaka gucungura itungo rihumanye, ajye atanga igiciro cyaryo yongeyeho kimwe cya gatanu. Nadashaka kuricungura, rijye rigurishwa ku giciro cyaryo. “Nyamara nta muntu n'umwe ubasha kugurisha cyangwa gucungura icyanyeguriwe burundu, cyaba umuntu cyangwa itungo cyangwa umurima. Icyo kintu kiba cyanyeguriwe rwose, n'iyo yaba ari umuntu ntashobora gucungurwa, ahubwo ajye yicwa. “Kimwe cya cumi cy'imyaka yo mu murima n'imbuto zera ku biti ni ibyanjye, mujye mubinyegurira. Nihagira ushaka gusimbuza kimwe cya cumi cy'imyaka igiciro cyayo, ajye agitanga yongeyeho kimwe cya gatanu cy'icyo giciro. Ku byerekeye amatungo mujye muyabara, buri tungo ribaye irya cumi abe ari ryo munyegurira. Ntimukarisimbuze irindi ryaba ryiza cyangwa ribi, kuko nimubigenza mutyo yombi azaba anyeguriwe adashobora gucungurwa.” Ngayo amabwiriza Uhoraho yahereye Musa ku musozi wa Sinayi ngo ayashyikirize Abisiraheli. Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa kabiri k'umwaka wa kabiri Abisiraheli bavuye mu Misiri, Uhoraho ari mu Ihema ry'ibonaniro mu butayu bwa Sinayi yabwiye Musa ati: “Mubarure abagabo bose b'Abisiraheli mukurikije amazu yabo n'imiryango yabo, maze mwandike amazina yabo. Mubabarure muhereye ku bamaze imyaka makumyabiri bashobora kujya ku rugamba. Wowe na Aroni mubabarure mufatanyije n'umutware w'inzu wo muri buri muryango, uko ari cumi n'ibiri. Dore amazina y'abo batware: mu muryango wa Rubeni ni Elisuri mwene Shedewuri, mu wa Simeyoni ni Shelumiyeli mwene Surishadayi, mu wa Yuda ni Nahasoni mwene Aminadabu, mu wa Isakari ni Netanēli mwene Suwari, mu wa Zabuloni ni Eliyabu mwene Heloni, mu wa Efurayimu mwene Yozefu ni Elishama mwene Amihudi, mu wa Manase mwene Yozefu ni Gamaliyeli mwene Pedasuri, mu wa Benyamini ni Abidani mwene Gidewoni, mu wa Dani ni Ahiyezeri mwene Amishadayi, mu wa Ashēri ni Pagiyeli mwene Okirani, mu wa Gadi ni Eliyasafu mwene Duweli, mu wa Nafutali ni Ahira mwene Eyinani.” Abo batware b'amazu bari bahagarariye imiryango ya ba sekuruza, bakaba bari n'abagaba b'ingabo z'Abisiraheli. Musa na Aroni bajyana n'abo bantu, maze bakoranya Abisiraheli bose ku itariki ya mbere y'uko kwezi kwa kabiri. Nuko Abisiraheli bavuga amasekuru yabo bakurikije amazu yabo n'imiryango yabo. Abagabo bose bamaze imyaka makumyabiri n'abayirengeje bariyandikisha, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. Iryo barura ryakorewe mu butayu bwa Sinayi. Abo ni bo Musa na Aroni n'abatware cumi na babiri bari bahagarariye Abisiraheli babaruye bakurikije amazu yabo. Ababaruwe batyo bose bari bamaze imyaka makumyabiri n'abayirengeje kandi bashobora kujya ku rugamba, bari ibihumbi magana atandatu na bitatu na magana atanu mirongo itanu. Icyakora Abalevi bo ntibabaruwe hamwe n'abandi Bisiraheli, kuko Uhoraho yari yarabwiye Musa ati: “Ntukabarure Abalevi hamwe n'abandi Bisiraheli. Uzabashinge Ihema ririmo ibisate by'amabuye byanditseho Amategeko, n'ibikoresho byaryo byose. Ni bo bazajya baryimurana n'ibyaryo byose, baryiteho kandi bashinge amahema yabo barizengurutse. Igihe mwimuka, Abalevi bazabe ari bo barishingura, kandi nimugera aho mujya, azabe ari bo barishinga. Undi wese uziha gukora iyo mirimo azicwe. Abatari Abalevi bajye bashinga amahema yabo, buri muryango hafi y'ibendera ryawo. Abalevi bo bajye bashinga amahema yabo, bazengurutse Ihema ririmo bya bisate by'amabuye byanditseho Amategeko, bajye baririnda kugira ngo ntarakarira Abisiraheli.” Abisiraheli bakurikiza ibyo Uhoraho yategetse Musa byose. Uhoraho abwira Musa na Aroni ati: “Abisiraheli bose bajye bashinga amahema yabo hafi y'ikirangamuryango cyabo n'ibendera ry'umutwe w'ingabo barimo, bajye bayazengurutsa ahitaruye Ihema ry'ibonaniro. “Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Yuda, bajye bashinga amahema munsi y'ibendera ryabo mu ruhande rw'iburasirazuba bw'Ihema ry'ibonaniro. Umutware w'umuryango wa Yuda ni Nahasoni mwene Aminadabu, ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo irindwi na bine na magana atandatu. Abazashinga amahema iruhande rwabo ni abo mu muryango wa Isakari, umutware wabo ni Netanēli mwene Suwari, ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itanu na bine na magana ane. Ku rundi ruhande rw'umuryango wa Yuda hazabe abo mu muryango wa Zabuloni, umutware wabo ni Eliyabu mwene Heloni, ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itanu na birindwi na magana ane. Icyo cyiciro cya Yuda kigizwe rero n'ingabo ibihumbi ijana na mirongo inani na bitandatu na magana ane. Abo ni bo bazajya babanza kugenda. “Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Rubeni, bajye bashinga amahema munsi y'ibendera ryabo mu ruhande rw'amajyepfo y'Ihema ry'ibonaniro. Umutware w'umuryango wa Rubeni ni Elisuri mwene Shedewuri, ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo ine na bitandatu na magana atanu. Abazashinga amahema iruhande rwabo ni abo mu muryango wa Simeyoni, umutware wabo ni Shelumiyeli mwene Surishadayi, ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itanu n'icyenda na magana atatu. Ku rundi ruhande rw'umuryango wa Rubeni hazabe abo mu muryango wa Gadi, umutware wabo ni Eliyasafu mwene Duweli, ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo ine na bitanu na magana atandatu mirongo itanu. Icyo cyiciro cya Rubeni kigizwe rero n'ingabo ibihumbi ijana na mirongo itanu na kimwe na magana ane mirongo itanu. Abo ni bo bazajya bakurikira icyiciro cya mbere. “Abalevi batwaye Ihema ry'ibonaniro bazabe bari hagati y'ibyiciro by'ingabo by'imbere n'iby'inyuma, buri cyiciro gikurikiye ibendera ryacyo. Abantu bose bajye baguma mu myanya yabo igihe bagenda n'igihe bashinga amahema. “Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Efurayimu, bajye bashinga amahema munsi y'ibendera ryabo mu ruhande rw'iburengerazuba rw'Ihema ry'ibonaniro. Umutware w'umuryango wa Efurayimu ni Elishama mwene Amihudi, ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo ine na magana atanu. Abazashinga amahema iruhande rwabo ni abo mu muryango wa Manase, umutware wabo ni Gamaliyeli mwene Pedasuri, ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itatu na bibiri na magana abiri. Ku rundi ruhande rw'umuryango wa Efurayimu hazabe abo mu muryango wa Benyamini. Umutware wabo ni Abidani mwene Gidewoni, ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itatu na bitanu na magana ane. Icyo cyiciro cya Efurayimu kigizwe rero n'ingabo ibihumbi ijana n'umunani n'ijana. Icyo cyiciro cya gatatu kizakurikira Abalevi. “Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Dani, bajye bashinga amahema munsi y'ibendera ryabo mu ruhande rw'amajyaruguru y'Ihema ry'ibonaniro. Umutware w'umuryango wa Dani ni Ahiyezeri mwene Amishadayi, ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itandatu na bibiri na magana arindwi. Abazashinga amahema iruhande rwabo ni abo mu muryango wa Ashēri, umutware wabo ni Pagiyeli mwene Okirani, ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo ine na kimwe na magana atanu. Ku rundi ruhande rw'umuryango wa Dani hazabe abo mu muryango wa Nafutali. Umutware wabo ni Ahira mwene Eyinani, ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itanu na bitatu na magana ane. Icyo cyiciro cya Dani kigizwe rero n'ingabo ibihumbi ijana na mirongo itanu na birindwi na magana atandatu. Ni bo bazaheruka abandi bakurikiye amabendera yabo.” Ngizo ingabo z'Abisiraheli zabaruwe hakurikijwe imiryango n'imitwe zirimo, ni abantu ibihumbi magana atandatu na bitatu na magana atanu mirongo itanu. Ariko Abalevi bo ntibabaruwe hamwe n'abandi Bisiraheli, kuko ari ko Uhoraho yari yarategetse Musa. Abisiraheli bashinga amahema iruhande rw'amabendera yabo, kandi bakagenda bakurikije imiryango yabo n'amazu yabo, nk'uko Uhoraho yabitegetse Musa. Dore abo mu muryango wa Aroni na Musa, igihe Uhoraho yavuganiraga na Musa ku musozi wa Sinayi. Aroni yari afite abahungu bane uw'impfura yitwaga Nadabu, hagakurikiraho Abihu na Eleyazari na Itamari. Abo bahungu ba Aroni ni bo basīzwe amavuta begurirwa imirimo y'ubutambyi. Icyakora Nadabu na Abihu bo baguye mu butayu bwa Sinayi, kubera ko bazanye umuriro udakwiye imbere y'Uhoraho, bapfa badasize akana. Eleyazari na Itamari ni bo bakomeje gukora imirimo y'ubutambyi hamwe na se Aroni. Uhoraho abwira Musa ati: “Hamagaza ab'umuryango wa Levi, maze ubashyikirize umutambyi Aroni bajye bamufasha. Bajye barinda abatambyi na rubanda n'ibireba Ihema ry'ibonaniro, kandi bakore imirimo yaryo. Bajye barinda n'ibikoresho byaryo byose, barinde Abisiraheli kandi bakore indi mirimo y'Ihema. Utegeke Abalevi bajye bakorera Aroni n'abahungu be, ubabahe mu cyimbo cy'abandi Bisiraheli. Aroni n'abahungu be uzabe ari bo bonyine ushinga imirimo y'ubutambyi. Undi wese uzagerageza kuyikora azicwe.” Uhoraho akomeza kubwira Musa ati: “Nitoranyirije Abalevi mu cyimbo cy'abana b'impfura b'Abisiraheli, bityo Abalevi ni abanjye. Igihe nicaga abana b'impfura bose b'Abanyamisiri, niyeguriye abana b'impfura bose b'Abisiraheli n'uburiza bwose bw'amatungo yabo. Ndi Uhoraho.” Uhoraho abwirira Musa mu butayu bwa Sinayi ati: “Barura Abalevi bose b'igitsinagabo uhereye ku bamaze ukwezi bavutse, ukurikije amazu yabo n'imiryango yabo.” Musa arababarura nk'uko Uhoraho yabimutegetse. Abahungu ba Levi bari Gerishoni na Kehati na Merari. Bene Gerishoni imiryango yabo yitiriwe, bari Libuni na Shimeyi. Bene Kehati imiryango yabo yitiriwe, bari Amuramu na Yisehari, na Heburoni na Uziyeli. Bene Merari imiryango yabo yitiriwe, bari Mahili na Mushi. Ngabo abari bagize amazu n'imiryango y'Abalevi. Abakomoka kuri Gerishoni bagizwe n'umuryango w'Abalibuni n'uw'Abashimeyi. Abagerishoni b'igitsinagabo babaruwe uhereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi birindwi na magana atanu. Bashingaga amahema iburengerazuba bw'Ihema ry'ibonaniro. Umutware wabo yari Eliyasafu mwene Layeli. Abagerishoni bari bashinzwe Ihema ry'ibonaniro n'ibirisakaye, n'umwenda ukinga ku muryango waryo, n'iyo kubakisha urugo ruzenguruka Ihema ry'ibonaniro n'urutambiro, n'uwo gukinga ku marembo y'urugo kimwe n'imigozi n'ibindi byose bigendana n'iyo myenda. Abakomoka kuri Kehati bagizwe n'umuryango w'Abamuramu n'uw'Abayisehari, n'uw'Abaheburoni n'uw'Abuziyeli. Abakehati b'igitsinagabo babaruwe uhereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi umunani na magana atandatu. Ni bo bari bashinzwe ibiri mu Ihema ry'ibonaniro, bashingaga amahema yabo mu majyepfo yaryo. Umutware wabo yari Elisafani mwene Uziyeli. Bari bashinzwe Isanduku y'Isezerano n'ameza y'imigati n'igitereko cy'amatara, n'igicaniro n'urutambiro n'ibindi bikoresho byo mu Ihema, kimwe n'umwenda ukingiriza Icyumba kizira inenge cyane. Igitereko cy'amatara (Ibar 3.31) [HK - 77 C] Umukuru w'abatware b'Abalevi yari Eleyazari mwene Aroni umutambyi, ni na we wari ushinzwe imirimo yose yo mu rugo rw'Ihema. Abakomoka kuri Merari bagizwe n'umuryango w'Abamahili n'uw'Abamushi. Abamerari b'igitsinagabo babaruwe uhereye ku bamaze ukwezi bavutse, bari ibihumbi bitandatu na magana abiri. Umutware wabo yari Suriyeli mwene Abihayili, bashingaga amahema yabo mu majyaruguru y'Ihema ry'ibonaniro. Bari bashinzwe ibizingiti n'imbariro n'ibirenge by'Ihema n'ibindi bikoresho byo mu rugo rwaryo, kimwe n'inkingi zarwo n'ibirenge byazo, n'imambo zarwo n'imigozi yarwo. Musa na Aroni n'abahungu be bashingaga amahema yabo iburasirazuba imbere y'Ihema ry'ibonaniro. Bari bashinzwe imirimo yo mu Ihema mu cyimbo cy'abandi Bisiraheli. Undi wese wari kwiha kuyikora yari kwicwa. Musa na Aroni bagenza nk'uko Uhoraho yabategetse. Babaruye Abalevi b'igitsinagabo bahereye ku bamaze ukwezi bavutse bakurikije imiryango yabo. Bose bari ibihumbi makumyabiri na bibiri. Uhoraho abwira Musa ati: “Barura ab'igitsinagabo b'impfura b'Abisiraheli uhereye ku bamaze ukwezi bavutse, wandike n'amazina yabo. Nuko mu cyimbo cyabo unyegurire Abalevi, kandi unyegurire n'amatungo y'Abalevi mu cyimbo cy'uburiza bwose bw'amatungo y'abandi Bisiraheli. Ndi Uhoraho.” Nuko Musa abarura ab'igitsinagabo bose b'impfura b'Abisiraheli nk'uko Uhoraho yamutegetse, asanga abamaze ukwezi n'abakurengeje ari ibihumbi makumyabiri na bibiri na magana abiri mirongo irindwi na batatu. Uhoraho yongera kubwira Musa ati: “Unyegurire Abalevi mu cyimbo cy'ab'igitsinagabo b'impfura b'Abisiraheli, kandi unyegurire amatungo y'Abalevi mu cyimbo cy'amatungo y'abandi Bisiraheli. Ndi Uhoraho. Ariko hazaba hasigaye gucungura impfura z'Abisiraheli magana abiri mirongo irindwi n'eshatu, zirenga ku mubare w'Abalevi. Ufate garama mirongo itanu n'eshanu z'ifeza kuri buri muntu muri abo magana abiri mirongo irindwi na batatu, ukurikije igipimo gikoreshwa n'abatambyi. Izo feza uzihe Aroni n'abahungu be, zibe incungu z'izo mpfura zirenga ku mubare w'Abalevi.” Abo magana abiri mirongi irindwi na batatu batari basimbuwe n'Abalevi baha Musa izo feza z'incungu, zihwanye n'ibiro cumi na bitanu na garama cumi n'eshanu. Musa aziha Aroni n'abahungu be, nk'uko Uhoraho yabitegetse. Uhoraho abwira Musa na Aroni ati: “Mubarure Abalevi bakomoka kuri Kehati uko imiryango yabo iri. Muhere ku bamaze imyaka mirongo itatu mugeze ku bamaze mirongo itanu, kuko ari bo bakora imirimo yo mu Ihema ry'ibonaniro. Imirimo yo mu Ihema ry'ibonaniro Abakehati bashinzwe, ni ukwita ku bintu byanyeguriwe rwose. “Nimwimuka, Aroni n'abahungu be bajye bamanura umwenda ukingirije Icyumba kizira inenge cyane, bawutwikirize Isanduku irimo bya bisate by'amabuye byanditseho Amategeko, bawugerekeho uruhu rw'agaciro, byose babitwikirize umwenda w'isine maze binjize imijishi mu bifunga by'Isanduku. Ku meza y'imigati bajye batwikirizaho umwenda w'isine, baterekeho amasahani n'ibikombe n'inzabya n'utubindi bikoreshwa mu mihango y'ituro risukwa, bashyireho n'imigati ihora ku meza. Hejuru yabyo bajye batwikirizaho umwenda w'umutuku, bawugerekeho uruhu rw'agaciro maze binjize imijishi mu bifunga by'ameza. Bajye bafata umwenda w'isine bawuzingiremo igitereko cy'amatara n'amatara yacyo, n'ibikoresho byo kuyacana no kuyazimya n'uducupa tw'amavuta yo gucana. Byose bajye babizingira mu ruhu rw'agaciro, binjizemo umujishi wo kubiheka. Bajye batwikiriza igicaniro cy'izahabu umwenda w'isine, bawugerekeho uruhu rw'agaciro maze binjize imijishi mu bifunga byacyo. Bajye bafata umwenda w'isine bawuzingiremo ibindi bikoresho byose byo mu Ihema, babizingire mu ruhu rw'agaciro, binjizemo umujishi wo kubiheka. Bajye bayora ivu ku rutambiro barutwikirize umwenda w'umuhemba, bagerekeho ibikoresho byarwo byose: ibyotezo n'amakanya yo kwaruza inyama, n'ibitiyo byo kuyora ivu n'ibikombe n'ibindi. Babitwikirize uruhu rw'agaciro, binjize imijishi mu bifunga by'urutambiro. “Aroni n'abahungu be nibarangiza gutegura ibyo bintu byanyeguriwe, Abakehati bajye baza babiheke mwimuke. Ariko ntibakabikoreho kugira ngo badapfa. Ibyo ni byo bintu byo mu Ihema ry'ibonaniro Abakehati bashinzwe guheka. “Eleyazari mwene Aroni umutambyi, ajye yita ku mavuta y'amatara n'imibavu, n'amaturo y'ibinyampeke ya buri munsi n'amavuta yo gusīga. Ashinzwe Ihema n'ibirimo byose.” Uhoraho arakomeza abwira Musa na Aroni ati: “Muzirinde icyatuma inzu y'Abakehati irimbuka. Wowe Aroni n'abahungu bawe, mujye mwereka buri Mukehati umurimo agomba gukora n'umutwaro agomba guheka. Mujye mubigenza mutyo kugira ngo badakora ku bintu byanyeguriwe bagapfa. Ntibazigere babireba na rimwe batazapfa.” Uhoraho abwira Musa ati: “Barura n'abakomoka kuri Gerishoni, uko imiryango yabo iri. Uhere ku bamaze imyaka mirongo itatu ugeze ku bamaze mirongo itanu, kuko ari bo bakora imirimo yo mu Ihema ry'ibonaniro. Dore imirimo bashinzwe n'imitwaro bagomba gutwara. Bajye batwara imyenda y'Ihema ry'ibonaniro ari yo iritwikīra, n'impu z'agaciro zirisakaye n'umwenda ukinga ku muryango waryo, n'iyo kubakisha urugo ruzenguruka Ihema ry'ibonaniro n'urutambiro, n'uwo gukinga ku marembo y'urugo kimwe n'imigozi n'ibindi byose bigendana n'iyo myenda. Abagerishoni bajye bakora imirimo yabyo yose, bayobowe na Aroni n'abahungu be mu byerekeye imitwaro n'indi mirimo bazakora. Muzabashinga ibyo bagomba gutwara byose. Ngiyo imirimo yo mu Ihema ry'ibonaniro Abagerishoni bashinzwe. Itamari mwene Aroni umutambyi, ni we uzajya agenzura ibyo bakora. “Barura n'abakomoka kuri Merari, uko imiryango yabo iri. Uhere ku bamaze imyaka mirongo itatu ugeze ku bamaze mirongo itanu, kuko ari bo bakora imirimo yo mu Ihema ry'ibonaniro. Dore imirimo yo mu Ihema bashinzwe, n'imitwaro bagomba gutwara. Bajye batwara ibizingiti n'imbariro n'inkingi by'Ihema n'ibirenge byabyo, n'inkingi z'urugo rw'Ihema n'ibirenge byazo, n'imambo n'imigozi n'ibindi. Muzabashinga ibyo bagomba gutwara byose. Ngiyo imirimo yo mu Ihema ry'ibonaniro Abamerari bashinzwe. Itamari mwene Aroni umutambyi, ni we uzajya agenzura ibyo bakora.” Nuko Musa na Aroni n'abakuru b'Abisiraheli babarura abakomoka kuri Kehati bakurikije imiryango yabo, bahereye ku bamaze imyaka mirongo itatu bageza ku bamaze mirongo itanu, kuko ari bo bakora imirimo y'Ihema ry'ibonaniro. Ababaruwe bose hakurikijwe imiryango yabo bari ibihumbi bibiri na magana arindwi mirongo itanu. Abo ni bo Bakehati bakoraga imirimo y'Ihema ry'ibonaniro Musa na Aroni babaruye, nk'uko Uhoraho yabitegetse Musa. Babaruye n'abakomoka kuri Gerishoni bakurikije imiryango yabo, bahereye ku bamaze imyaka mirongo itatu bageza ku bamaze mirongo itanu, kuko ari bo bakora imirimo y'Ihema ry'ibonaniro. Ababaruwe bose hakurikijwe imiryango yabo, bari ibihumbi bibiri na magana atandatu na mirongo itatu. Abo ni bo Bagerishoni bakoraga imirimo y'Ihema ry'ibonaniro Musa na Aroni babaruye, nk'uko Uhoraho yabitegetse. Babaruye n'abakomoka kuri Merari bakurikije imiryango yabo, bahereye ku bamaze imyaka mirongo itatu bageza ku bamaze mirongo itanu, kuko ari bo bakora imirimo y'Ihema ry'ibonaniro. Ababaruwe bose hakurikijwe imiryango yabo, bari ibihumbi bitatu na magana abiri. Abo ni bo Bamerari Musa na Aroni babaruye, nk'uko Uhoraho yabitegetse Musa. Bityo Musa na Aroni n'abakuru b'Abisiraheli, babaruye Abalevi bose bakurikije imiryango yabo n'amazu yabo, bahereye ku bamaze imyaka mirongo itatu bageza ku bamaze mirongo itanu, kuko ari bo bakora imirimo y'Ihema ry'ibonaniro n'iyo kuriheka. Bose hamwe bari ibihumbi umunani na magana atanu. Buri muntu yarabaruwe kandi ashingwa umurimo we n'umutwaro we, nk'uko Uhoraho yabitegetse Musa. Uhoraho abwira Musa ati: “Tegeka Abisiraheli bajye bavana mu nkambi umuntu wese urwaye indwara y'uruhu yanduza, cyangwa iyo kuninda mu myanya ndangagitsina, cyangwa uwahumanyijwe no gukora ku ntumbi. Ari umugabo cyangwa umugore, mujye mumuvana mu nkambi kugira ngo atayihumanya kandi nyibamo.” Abisiraheli babigenza nk'uko Uhoraho yategetse Musa, bavana mu nkambi abantu bose bahumanye. Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli ati: “Umugabo cyangwa umugore uhemukiye mugenzi we aba ampemukiye, icyaha kijye kimuhama. Ajye yemera ko yakoze icyaha kandi arihe uwo yahemukiye, yongeyeho kimwe cya gatanu cy'icyo yangije. Ariko niba uwo yahemukiye yarapfuye, kandi nta mwene wabo yasize ushobora kwakira indishyi, uwahemutse ajye andiha, indishyi ayizanire umutambyi. Ajye azana n'isekurume y'intama yo guhongerera icyaha cye. “Abatambyi bajye bafata umugabane wabagenewe ku bitambo by'Abisiraheli. Icyo umuntu yanyeguriye akagishyikiriza umutambyi, kijye kiba icy'umutambyi.” Uhoraho ategeka Musa Yaba afuhira ukuri cyangwa yibeshya, uwo mugabo ajye ashyīra umugore we umutambyi, ajyane n'ituro ryabigenewe: ikiro cy'ifu y'ingano za bushoki idasutsweho amavuta y'iminzenze kandi idashyizweho umubavu. Iryo ni ituro riturwa n'umugabo ufuha agashinja umugore we ubusambanyi. “Umutambyi ajye ajyana uwo mugore imbere y'Ihema ryanjye, afate urwabya asukemo amazi yanyeguriwe, ashyiremo n'umukungugu wo hasi mu Ihema. Uwo mugore agihagaze aho, umutambyi amuvane igitambaro ku mutwe, maze amushyire mu biganza rya turo ry'umugabo we wamufuhiye. Umutambyi afate ya mazi y'ubusharire atera umuvumo, amutongere ati: ‘Niba utarasambanye ntiwiyandarike kandi ntiwihumanye kuva washyingirwa, aya mazi y'ubusharire atera umuvumo ntazagire icyo agutwara. Ariko niba wariyandaritse umaze gushyingirwa kandi ukihumanyisha ubusambanyi, Uhoraho azaguhindure ikivume muri bene wanyu, agutere kugumbaha no gutumba inda. Numara kunywa aya mazi atera umuvumo, azagutumbishe kandi agutere ubugumba.’ “Umugore ajye asubiza ati: ‘Ndabyemeye, bibe bityo!’ “Umutambyi ajye yandika iyo mivumo, hanyuma inyandiko ayinike muri ayo mazi y'ubusharire. Mbere yo kumunywesha ayo mazi y'ubusharire atera umuvumo, ajye amwaka rya turo ry'umugabo we wamufuhiye, arīmurikire maze arijyane ku rutambiro. Afateho ifu yuzuye urushyi ayitwikire ku rutambiro, ibe ikimenyetso cy'uko byose byantuwe. Hanyuma anyweshe uwo mugore ayo mazi. Niba yarihumanyishije ubusambanyi, ayo mazi y'ubusharire atera umuvumo azamutumbisha inda amutere n'ubugumba, ahinduke ikivume muri bene wabo. Ariko niba uwo mugore atarihumanyishije ubusambanyi, ayo mazi nta cyo azamutwara azabyara.” Umugabo ukoze atyo nta cyaha aba akoze, ariko umugore niba yarasambanye azabihanirwa. Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli ati: “Nihagira umugabo cyangwa umugore uhiga umuhigo wo kunyiyegurira kugira ngo abe umunaziri, ntakanywe divayi n'izindi nzoga zose zindisha cyangwa ibizikomokaho, habe n'umutobe w'imizabibu. Ntakarye n'imbuto mbisi cyangwa zumye z'imizabibu. Igihe cyose azaba akiri umunaziri ntakagire icyo arya kivuye ku mizabibu, naho kaba akabuto k'imbere cyangwa igishishwa. Ntakiyogosheshe imisatsi cyangwa ubwanwa igihe yahize kuba umunaziri kitarashira. Gutereka imisatsi n'ubwanwa ni ikimenyetso cy'uko yanyiyeguriye akaba umuziranenge. Muri icyo gihe cyose ntagomba kwegera intumbi, kabone n'ubwo yaba iya se cyangwa iya nyina cyangwa iy'umuvandimwe we, kuko aba agifite cya kimenyetso cy'uko yanyiyeguriye. Igihe cyose azaba akiri umunaziri, azaba anyeguriwe. Icyakora nihagira umuntu umupfira iruhande ku buryo butunguranye akamuhumanya, ajye amara iminsi irindwi abone kwiyogoshesha, abe ahumanutse. Ku munsi wa munani, ajye ashyīra umutambyi intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, azimuhere ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro. Imwe umutambyi ayitambe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha, indi ayitambe ho igitambo gikongorwa n'umuriro. Bityo abe ahumanuye uwo munaziri wahumanyijwe n'intumbi. Uwo munsi umutambyi atangaze ko uwo munaziri yongeye kunyiyegurira. Nuko uwo munaziri anyiyegurire bundi bushya, atambe isekurume y'intama itarengeje umwaka, ibe igitambo cyo guhongerera ibyaha. Igihe yamaze ari umunaziri mbere yo guhumana kizaba impfabusa. “Dore itegeko ryerekeye umunaziri ucyuye igihe. Ajye aza ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro, anture intama eshatu zidafite inenge, isekurume itarengeje umwaka y'igitambo gikongorwa n'umuriro, n'inyagazi itarengeje umwaka y'igitambo cyo guhongerera ibyaha, n'impfizi y'igitambo cy'umusangiro. Azane n'inkōko y'imigati idasembuye ikozwe mu ifu nziza, n'utugati dukozwe mu ifu ivanze n'amavuta, n'ibisuguti bidasembuye bisīze amavuta, n'ituro ry'ibinyampeke n'irisukwa. Umutambyi ajye abinzanira maze atambe igitambo cyo guhongerera ibyaha n'igitambo gikongorwa n'umuriro, atambe n'impfizi y'intama y'igitambo cy'umusangiro hamwe n'imigati idasembuye yo ku nkōko, ature n'ituro ry'ibinyampeke n'irisukwa. Hanyuma umunaziri yiyogosheshereze ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro, maze uwo musatsi yateretse ari umunaziri awushyire mu muriro w'igitambo cy'umusangiro. Nuko umutambyi afate ukuboko gutetse kwa ya mpfizi y'intama, n'umugati udasembuye n'igisuguti kidasembuye akuye kuri ya nkōko, abishyire mu biganza by'umunaziri. Hanyuma umutambyi yongere abifate abīmurikire, bibone kumwegurirwa burundu kimwe n'inkoro n'itako by'igitambo cy'umusangiro. Ibyo birangiye, umunaziri ashobora kunywa divayi. “Ngayo amategeko yerekeye umuntu wahize umuhigo wo kunyiyegurira ngo abe umunaziri, n'amaturo agomba kuntura. Niba kandi yarahize kuntura amaturo arenze ayo, ajye ayahigura.” Uhoraho ategeka Musa kubwira Aroni n'abahungu be ati: “Dore uko muzajya musabira Abisiraheli umugisha: ‘Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde, Uhoraho akurebane impuhwe kandi akugirire imbabazi, Uhoraho akwiteho kandi aguhe amahoro.’ ” Uhoraho arongera ati: “Abatambyi nibakoresha izina ryanjye batyo, nzaha Abisiraheli umugisha.” Barangije gushinga Ihema ry'ibonaniro, Musa afata amavuta ayasīga Ihema n'ibiririmo byose, n'urutambiro n'ibikoresho byarwo byose kugira ngo abyegurire Uhoraho. Nuko abatware bahagarariye imiryango cumi n'ibiri y'Abisiraheli bazana amaturo. Ni bo batware b'amazu bashinzwe ibarura. Bazanye amagare atandatu atwikiriye, n'ibimasa cumi na bibiri byo kuyakurura, babitura Uhoraho imbere y'Ihema ry'ibonaniro. Buri mutware yari yatanze ikimasa, naho buri gare rigatangwa n'abatware babiri. Uhoraho abwira Musa ati: “Akira ayo maturo azakoreshwa imirimo yerekeye Ihema ry'ibonaniro, uyagabanye Abalevi ukurikije imirimo bashinzwe.” Musa yakira ayo magare n'ibyo bimasa, abishyikiriza Abalevi. Abagerishoni abaha amagare abiri n'ibimasa bine akurikije imirimo bashinzwe. Andi magare ane n'ibimasa umunani, abiha Abamerari akurikije imirimo bashinzwe. Itamari mwene Aroni umutambyi, ni we wagenzuraga imirimo y'Abagerishoni n'iy'Abamerari. Abakehati nta cyo yabahaye kuko umurimo wabo ari ugutwara ibintu byeguriwe Uhoraho, bakaba bagomba kubiheka ku ntugu. Mu minsi yakurikiye itahwa ry'urutambiro, abo batware bazanye andi maturo bayashyira imbere yarwo. Uhoraho abwira Musa ati: “Buri mutware ajye agira umunsi we wo kuzana amaturo yo kwizihiza itahwa ry'urutambiro.” Ngayo amaturo abatware b'Abisiraheli batanze mu minsi yakurikiye itahwa ry'urutambiro. Batanze amasahani y'ifeza cumi n'abiri, n'inzabya z'ifeza cumi n'ebyiri, n'udukombe tw'izahabu cumi na tubiri. Amasahani yose n'inzabya zose by'ifeza byapimaga ibiro makumyabiri na birindwi na garama magana atandatu, hakurikijwe igipimo gikoreshwa n'abatambyi. Udukombe twose tw'izahabu twuzuye umubavu, twapimaga ikiro kimwe na garama magana atatu na makumyabiri. Batanze n'ibimasa cumi na bibiri n'amapfizi y'intama cumi n'abiri, n'abana b'intama cumi na babiri batarengeje umwaka by'ibitambo bikongorwa n'umuriro, kimwe n'amaturo y'ibinyampeke. Batanga n'amasekurume y'ihene cumi n'abiri y'ibitambo byo guhongerera ibyaha. Batanze kandi ibimasa makumyabiri na bine n'amapfizi y'intama mirongo itandatu, n'amasekurume y'ihene mirongo itandatu, n'abana b'intama mirongo itandatu batarengeje umwaka by'ibitambo by'umusangiro. Ngayo amaturo yaturiwe kwizihiza itahwa ry'urutambiro, rumaze kwegurirwa Uhoraho. Musa yinjiye mu Ihema ry'ibonaniro kugira ngo avugane n'Uhoraho, yumva Uhoraho avugira hagati y'amashusho abiri y'abakerubi ari hejuru y'igipfundikizo cy'Isanduku y'Isezerano, nuko baravugana. Uhoraho ategeka Musa kubwira Aroni ati: “Nushyira amatara arindwi ku gitereko cyayo, ajye amurikira imbere yacyo.” Aroni aramwumvira, abigenza atyo. Igitereko cy'amatara cyari gicuzwe mu izahabu inoze kuva hasi kugeza hejuru. Cyari gikozwe hakurikijwe igishushanyombonera Uhoraho yari yeretse Musa. Uhoraho abwira Musa ati: “Vana Abalevi mu bandi Bisiraheli, maze ubahumanure. Dore uko bigomba kugenda: ubamisheho amazi yagenewe umuhango wo kubahumanura, hanyuma biyogosheshe umubiri wose bamese n'imyambaro yabo, kugira ngo bahumanuke. Bazane ikimasa bagiturane n'ituro ry'ibinyampeke ry'ifu ivanze n'amavuta y'iminzenze, nawe uzane ikindi kimasa cy'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Uzane Abalevi imbere y'Ihema ry'ibonaniro maze ukoranye Abisiraheli bose, Abalevi bakiri imbere yanjye, Abisiraheli babarambikeho ibiganza. Hanyuma Aroni amurikire Abalevi, bankorere mu cyimbo cy'abandi Bisiraheli. Nuko Abalevi barambike ibiganza ku mitwe y'ibyo bimasa, kimwe ugitambe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha, ikindi ugitambe ho igitambo gikongorwa n'umuriro, bityo Abalevi babe bahumanutse. Hanyuma ubahagarike imbere ya Aroni n'abahungu be maze ubāmurikire. Numara gutandukanya utyo Abalevi n'abandi Bisiraheli, bazaba babaye abanjye. Nyuma yo kubahumanura no kubamurikira, bazatangire gukora imirimo yerekeye Ihema ry'ibonaniro. Narabitoranyirije kugira ngo babe abanjye mu cyimbo cy'abana b'impfura bose b'Abisiraheli. Igihe nicaga abana b'impfura b'Abanyamisiri n'uburiza bw'amatungo yabo, ni bwo niyeguriye abana b'impfura bose b'Abisiraheli n'uburiza bwose bw'amatungo yabo. Ariko mu cyimbo cy'abana b'impfura natoranyije Abalevi, kandi mbaha Aroni n'abahungu be kugira ngo bakore imirimo yerekeye Ihema ry'ibonaniro mu mwanya w'abandi Bisiraheli. Bashinzwe kandi kurinda Abisiraheli ngo badahumanya ahanyeguriwe bakarimbuka.” Musa na Aroni n'Abisiraheli bose, bakorera Abalevi ibyo Uhoraho yategetse Musa byose. Abalevi barihumanura kandi bamesa imyambaro yabo, hanyuma Aroni abamurikira Uhoraho, ahongerera n'ibyaha byabo kugira ngo bahumanuke. Nuko Abalevi batangira gukora imirimo yabo yerekeye Ihema ry'ibonaniro, bayobowe na Aroni n'abahungu be. Bityo bakorera Abalevi ibyo Uhoraho yategetse Musa. Uhoraho abwira Musa ati: “Abalevi bazajye batangira gukora imirimo yerekeye Ihema ry'ibonaniro, bamaze imyaka makumyabiri n'itanu. Nibageza ku myaka mirongo itanu bajye bareka gukora imirimo iruhije. Icyakora bashobora gufasha bagenzi babo kurinda Ihema ry'ibonaniro. Uzabigenze utyo ku byerekeye imirimo y'Abalevi.” Mu kwezi kwa mbere k'umwaka wa kabiri Abisiraheli bavuye mu Misiri, Uhoraho abwirira Musa mu butayu bwa Sinayi ati: “Abisiraheli bajye bizihiza Pasika ku munsi wayo, ari wo tariki ya cumi n'enye y'uku kwezi nimugoroba, mujye muyizihiza mukurikije amategeko n'amabwiriza ayigenga.” Nuko Musa abwira Abisiraheli kwizihiza Pasika. Bayizihiriza mu butayu bwa Sinayi ku mugoroba w'itariki ya cumi n'enye y'uko kwezi kwa mbere, bakurikije ibyo Uhoraho yategetse Musa byose. Ariko kuri uwo munsi hari abantu batashoboye kwizihiza Pasika, kubera ko bakoze ku ntumbi bikabahumanya. Basanga Musa na Aroni babaza Musa bati: “Mbese ko twahumanyijwe n'intumbi, byatubuza gutura Uhoraho ituro ryacu mu gihe cyabigenewe kimwe n'abandi Bisiraheli?” Musa arabasubiza ati: “Nimube mutegereje mbanze mbabarize Uhoraho.” Uhoraho abwira Musa guha Abisiraheli n'abazabakomokaho aya mabwiriza, agira ati: “Abadashobora kwizihiza Pasika bitewe n'uko bakoze ku ntumbi cyangwa ko bari mu rugendo, bajye bayizihiza ku mugoroba w'itariki ya cumi n'enye y'ukwezi kwa kabiri. Bajye barya umwana w'intama wa Pasika, bawurishe imigati idasembuye n'imboga zirura. Ntibazagire inyama baraza cyangwa ngo bagire igufwa ry'umwana w'intama bavuna, bajye bakurikiza amabwiriza yose ya Pasika isanzwe. Nyamara nihagira umuntu udahumanye cyangwa utari mu rugendo wirengagiza kwizihiza Pasika, azacibwe mu bwoko bwe, ahanirwe ko atanzaniye ituro mu gihe gikwiriye. “Umunyamahanga utuye muri mwe nashaka kwizihiza Pasika abigiriye kunyubaha, ajye akurikiza amategeko n'amabwiriza ayigenga. Abisiraheli n'abanyamahanga batuye muri mwe, mwese muzagengwa n'itegeko rimwe.” Ku munsi bashingiyeho Ihema ry'ibonaniro bakaryinjizamo bya bisate by'amabuye byanditseho Amategeko, igicu cyararitwīkiriye, ijoro ryose kigasimburwa n'igisa n'umuriro. Ku manywa icyo gicu cyagumaga hejuru y'Ihema, na nijoro hakaboneka igisa n'umuriro. Iyo igicu cyavaga hejuru y'Ihema, Abisiraheli barahagurukaga bakagikurikira, aho cyahagararaga ni ho bashingaga amahema. Kugira ngo Abisiraheli bagende cyangwa bashinge amahema, byaterwaga n'icyo Uhoraho abategetse. Ntibagendaga igicu kitavuye ku Ihema. Nubwo cyahamara igihe kirekire, Abisiraheli bumviraga Uhoraho ntibimuke. N'iyo cyahavaga kihamaze iminsi mike gusa, bumviraga Uhoraho bagakomeza urugendo. Ndetse n'iyo cyahamaraga ijoro rimwe gusa kikagenda bukeye, baragikurikiraga. N'iyo cyagendaga ku manywa cyangwa nijoro, baragikurikiraga. Nubwo cyamaraga hejuru y'Ihema iminsi ibiri cyangwa ukwezi cyangwa igihe kirekire, Abisiraheli bagumaga aho ntibakomeze urugendo. Ariko igicu cyava hejuru y'Ihema bakagikurikira. Ari ukugenda cyangwa ugushinga amahema, Abisiraheli bumviraga ibyo Uhoraho yabategetse abinyujije kuri Musa. Uhoraho abwira Musa ati: “Curisha impanda ebyiri mu ifeza. Zizavuzwa uhamagaza ikoraniro ry'Abisiraheli, n'igihe ubamenyesha ko bagomba kwimuka. Bajye bazivugiriza icyarimwe igihe uzahamagara Abisiraheli bose, kugira ngo bakoranire ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro. Nushaka gukoranya abatware ari bo bagaba b'ingabo z'Abisiraheli, bajye bavuza impanda imwe gusa. Igihe mugiye kwimuka bajye bazivuza mu ijwi rirenga ridakuruye. Ku ncuro ya mbere, imiryango itatu ishinga amahema iburasirazuba ijye itangira urugendo. Ku ncuro ya kabiri, imiryango itatu ishinga amahema mu majyepfo ijye ikurikiraho, n'indi miryango bityo bityo. Ariko bajye bavuza impanda mu ijwi rikuruye igihe ukoranya Abisiraheli. Abatambyi bakomoka kuri Aroni abe ari bo bazajya bavuza impanda, iryo ribabere itegeko ridakuka mwebwe n'abazabakomokaho. Nimumara kugera mu gihugu cyanyu mugahagurukira kurwanya abanzi babakandamiza, mujye muvuza izo mpanda, nanjye Uhoraho Imana yanyu nzabatabara mbakize abanzi banyu. Mujye muzivuza no mu bihe by'ibyishimo, ari ku munsi ukwezi kwabonetseho cyangwa ku yindi minsi mikuru yo kunsenga, muzivuze mutamba ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'ibitambo by'umusangiro kugira ngo mbiteho. Ndi Uhoraho Imana yanyu.” Ku itariki ya makumyabiri y'ukwezi kwa kabiri k'umwaka wa kabiri Abisiraheli bavuye mu Misiri, igicu kiva hejuru y'Ihema ririmo bya bisate by'amabuye byanditseho Amategeko. Abisiraheli bava mu butayu bwa Sinayi bakomeza urugendo rwabo, igicu gihagarara mu butayu bwa Parani. Urwo rugendo rwa mbere bavuye muri Sinayi, barukoze bakurikije ibyo Uhoraho yabategetse abinyujije kuri Musa. Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Yuda ni bo babanje kugenda bakurikiye ibendera ryabo. Umuryango wa Yuda wayobowe na Nahasoni mwene Aminadabu, uwa Isakari wayobowe na Netanēli mwene Suwari, naho uwa Zabuloni wayobowe na Eliyabu mwene Heloni. Bakurikirwa n'Abagerishoni n'Abamerari batwaye Ihema ry'ibonaniro ryamaze gushingurwa. Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Rubeni na bo bagenda bakurikiye ibendera ryabo. Umuryango wa Rubeni wayobowe na Elisuri mwene Shedewuri, uwa Simeyoni wayobowe na Shelumiyeli mwene Surishadayi, naho uwa Gadi wayobowe na Eliyasafu mwene Duweli. Bakurikirwa n'Abakehati batwaye ibintu byeguriwe Uhoraho, bityo abandi Balevi bari bafite igihe gihagije cyo gushinga Ihema mbere y'uko Abakehati bahagera. Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Efurayimu na bo bagenda bakurikiye ibendera ryabo. Umuryango wa Efurayimu wayobowe na Elishama mwene Amihudi, uwa Manase wayobowe na Gamaliyeli mwene Pedasuri, naho uwa Benyamini wayobowe na Abidani mwene Gidewoni. Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Dani ni bo baherutse abandi, na bo bagenda bakurikiye ibendera ryabo. Umuryango wa Dani wayobowe na Ahiyezeri mwene Amishadayi, uwa Ashēri wayobowe na Pagiyeli mwene Okirani, naho uwa Nafutali wayobowe na Ahira mwene Eyinani. Nguko uko ibyiciro by'Abisiraheli byagiye bikurikiranye. Musa abwira muramu we Hobabu mwene Ruweli w'Umumidiyani ati: “Dore tugiye mu gihugu Uhoraho yasezeranye kuduha, nawe ngwino tujyane. Tuzakugirira neza nk'uko Uhoraho yasezeranye kugirira neza Abisiraheli.” Hobabu aramusubiza ati: “Oya, ntabwo tujyana kuko nshaka gutaha ngasubira muri bene wacu.” Musa aramwinginga ati: “Widutererana kuko ari wowe uzi ubu butayu neza, uzajya utuyobora aho dushinga amahema. Kandi nitujyana, ibyiza Uhoraho azaduha tuzabisangira.” Bava ku musozi w'Uhoraho bakora urugendo rw'iminsi itatu. Muri iyo minsi Isanduku y'Isezerano yabagendaga imbere, kugira ngo baze kumenya aho bari bushinge amahema. Igihe babaga bimuka, igicu cy'Uhoraho cyabatwikiraga ku manywa. Igihe bahekaga Isanduku kugira ngo batangire urugendo, Musa yaravugaga ati: “Uhoraho haguruka, ababisha bawe batatane, abanzi bawe baguhunge.” Iyo abahetse Isanduku bayururutsaga, Musa yaravugaga ati: “Uhoraho, garuka ube hagati y'imbaga nyamwinshi y'Abisiraheli!” Umunsi umwe Abisiraheli baritotomba, Uhoraho abyumvise ararakara abaterereza umuriro, utwika uruhande rumwe rw'inkambi. Abantu batakira Musa na we atakambira Uhoraho, maze umuriro urazima. Kubera ko Uhoraho yabaterereje umuriro, aho hantu bahita Tabera. Abanyamahanga b'amoko atari amwe bari mu Bisiraheli bararikira inyama. Abisiraheli na bo bongera kuziririra bati: “Icyaduha inyama zo kurya! Dukumbuye ya mafi twariraga mu Misiri nta cyo tuyaguze! Dukumbuye n'amadegede n'amapapayi, n'ibitunguru by'ibibabi n'iby'ibijumba n'udutungurusumu! None ubu dusigaye dutunzwe na manu gusa, kandi na yo iraturambiye.” Iyo manu yajyaga gusa na soya, igashashagirana nk'amarira y'ibiti. Abantu bajyaga bayitoragura bakayisya cyangwa bakayisekura, hanyuma bakayiteka mu nkono cyangwa bagakoramo utugati. Yari iryoshye nk'umugati ukozwe mu ifu ivanzwe n'amavuta y'iminzenze. Iyo ikime cyatondaga mu nkambi nijoro, ni bwo manu yagwaga. Musa yumva abantu bitotomba bahagaze imbere y'amahema yabo. Uhoraho ararakara cyane bibabaza Musa. Musa aramubaza ati: “Kuki wampemukiye? Nagutwaye iki cyatumye unkorera umutwaro w'aba bantu bose? Ko atari jye watwaye inda y'aba bantu ngo mbabyare, kuki ushaka ko mbabumbatira nk'uko umubyeyi abumbatira uruhinja, kugira ngo mbajyane mu gihugu wasezeranyije ba sekuruza? Nakura he inyama zo guha abantu bangana batya, ko bakomeza kundirira inyuma bazisaba? Sinashobora kubaheka jyenyine, barandemereye. Aho kungenza utyo, icyaruta ni uko wanyica nkavaho simpfe urubozo.” Uhoraho asubiza Musa ati: “Ntoranyiriza abakuru b'Abisiraheli mirongo irindwi, abo uzi ko bashobora kuyobora abantu, ubazane muhagararane imbere y'Ihema ry'ibonaniro. Ndamanuka mpavuganire nawe mbahe ku bubasha naguhaye, bityo bazagufasha kwikorera umutwaro w'aba bantu. Kandi ubwire abantu uti: ‘Mwiyegurire Uhoraho kuko ejo azabaha inyama mwaririye. Yumvise mwitotomba muti: “Icyaduha inyama zo kurya! Twari tumerewe neza mu Misiri.” Ntimuzazirya umunsi umwe cyangwa ibiri cyangwa itanu, cyangwa icumi cyangwa makumyabiri gusa, muzamara ukwezi kose muzirya kugeza ubwo zizabatera isesemi. Ibyo bizaterwa n'uko mwimūye Uhoraho uri hagati muri mwe, mukarira mwicuza icyabavanye mu Misiri.’ ” Musa aramusubiza ati: “Dore turi abantu ibihumbi magana atandatu, none ngo uzatugaburira inyama ukwezi kose! N'ubwo twabāga amatungo yacu yose ntabwo byaduhāza, ndetse n'ubwo twaroba amafi yose yo mu nyanja na yo ntabwo yaduhāza!” Uhoraho aramusubiza ati: “Ese ntuzi ko Imana igira amaboko? Uzirebera yuko ibyo navuze ari ukuri.” Musa arasohoka abwira abantu ibyo Uhoraho yamubwiye. Atoranya abakuru b'Abisiraheli mirongo irindwi, bahagarara bazengurutse Ihema ry'ibonaniro. Uhoraho amanuka mu gicu avugana na Musa, abaha ku bubasha yari yahaye Musa. Bamaze kubuhabwa barahanura ariko ntibabikomeza. Icyakora Elidadi na Medadi, babiri bo muri abo bakuru mirongo irindwi, ntibagiye ku Ihema. Nubwo basigaye mu nkambi na bo bahabwa ububasha bw'Uhoraho barahanura. Umuhungu w'umusore ariruka ajya kubwira Musa ko Elidadi na Medadi bahanurira mu nkambi. Yozuwe mwene Nuni wafashaga Musa kuva mu buto bwe, aravuga ati: “Nyakubahwa Musa, babuze.” Musa aramusubiza ati: “Mbese urandwanira ishyaka? Icyampa Uhoraho agaha Abisiraheli bose ububasha bwo guhanura!” Nuko Musa hamwe na ba bakuru b'Abisiraheli basubira mu nkambi. Uhoraho ahuhisha umuyaga, uzana inturumbutsi uzimena mu nkambi n'ahazikikije hajya kureshya n'urugendo rw'umunsi umwe, inturumbutsi zari zirundanyije kugeza ku buhagarike bwa metero imwe. Abantu bamara iminsi ibiri n'ijoro rimwe bazitoragura. Uwatoraguye nke yatoraguye nka toni imwe. Nuko bazanika mu mpande z'inkambi. Ariko Abisiraheli bataramara izo batoraguye, Uhoraho arabarakarira abateza icyorezo gikomeye. Abantu benshi bazize irari ry'inyama barapfa, babahamba aho. Ni cyo cyatumye bahita Kiburoti-Hatāva. Abantu bava i Kiburoti-Hatāva bajya i Haseroti bahashinga amahema. Musa yari yararongoye umugore w'Umunyakushi. Miriyamu na Aroni barabimunegura. ahita ahamagara Musa na Aroni na Miriyamu ati: “Nimuze uko muri batatu ku Ihema ry'ibonaniro.” Basohoka mu nkambi bajyayo. Uhoraho amanukira mu nkingi y'igicu, ahagarara ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro. Ahamagara Aroni na Miriyamu, bombi baramwegera. Arababwira ati: “Nimwumve neza icyo ngiye kubabwira: iyo mbatumyeho umuhanuzi, mwimenyeshereza mu ibonekerwa kandi nkamuvugishiriza mu nzozi. Ariko si ko bimeze ku mugaragu wanjye Musa, mugirira icyizere mu byo namushinze byose. We tuvugana imbonankubone, mu magambo yumvikana atari amarenga, ndamwiyereka akambona. None kuki mwahangaye kunegura umugaragu wanjye Musa?” Uhoraho arabarakarira arigendera. Cya gicu kivuye ku Ihema, Miriyamu asesa amahumane yera de. Aroni abibonye abwira Musa ati: “Nyakubahwa, twabaye abapfu turacumura. Ariko ndakwinginze we kubiduhanira. Dore Miriyamu arasa nk'icyavutse gihwereye cyaraboze uruhande rumwe. Umugirire impuhwe!” Nuko Musa atakambira Uhoraho ati: “Mana, ndakwinginze umukize.” Uhoraho aramusubiza ati: “Ese iyo umukobwa aciriwe mu maso na se, ntamara iminsi irindwi akozwe n'isoni? Nimusohore Miriyamu mu nkambi, amare iminsi irindwi inyuma yayo.” Nuko basohora Miriyamu mu nkambi amara iminsi irindwi inyuma yayo. Amaze kugaruka, Abisiraheli bakomeza urugendo. Bava i Haseroti bashinga amahema mu butayu bwa Parani. Uhoraho abwira Musa ati: “Tuma abatasi mu gihugu cya Kanāni ngiye guha Abisiraheli. Wohereze umutware umwe wo muri buri muryango w'Abisiraheli.” Nuko Musa afata abo batware nk'uko Uhoraho yabimutegetse, abohereza bakiri mu butayu bwa Parani. Dore amazina yabo: Shamuwa mwene Zakuri wo mu muryango wa Rubeni, Shafati mwene Hori wo mu muryango wa Simeyoni, Kalebu mwene Yefune wo mu muryango wa Yuda, Yigali mwene Yozefu wo mu muryango wa Isakari, Hoseya mwene Nuni wo mu muryango wa Efurayimu, Paliti mwene Rafu wo mu muryango wa Benyamini, Gadiyeli mwene Sodi wo mu muryango wa Zabuloni, Gadi mwene Susi wo mu muryango wa Manase mwene Yozefu, Amiyeli mwene Gemali wo mu muryango wa Dani, Seturi mwene Mikayeli wo mu muryango wa Ashēri, Nahibi mwene Wofusi wo mu muryango wa Nafutali, Guweli mwene Maki wo mu muryango wa Gadi. Ngayo amazina y'abatasi Musa yohereje mu gihugu cya Kanāni, uretse ko Hoseya mwene Nuni, Musa yamuhimbye Yozuwe. Igihe Musa yabatumaga yarababwiye ati: “Mwinjire muri Kanāni munyuze mu majyepfo, mugende mwerekeje mu misozi, mutate igihugu mumenye uko abaturage bacyo bameze, ubwinshi bwabo n'imbaraga zabo. Murebe niba igihugu ari cyiza cyangwa ari kibi, murebe n'imijyi yabo niba ikomeye kandi izengurutswe n'inkuta. Murebe niba ubutaka bwabo burumbuka, hakaba n'ibiti. Muzabe intwari muzane imbuto zihera.” Cyari igihe cyo gutangira gusarura imizabibu. Nuko baragenda batata igihugu cyose bahereye mu butayu bwa Tsini bageza i Rehobu, hafi y'i Lebo-Hamati. Babanje kujya mu majyepfo y'igihugu, bagera i Heburoni hatuwe na Ahimani na Sheshayi na Talumayi, abagabo barebare kandi banini bakomoka kuri Anaki. (Uwo mujyi wa Heburoni umaze imyaka irindwi wubatswe, ni bwo Sowani yo mu Misiri yubatswe.) Bageze mu gikombe cya Eshikoli, batema ishami ririho iseri ry'imizabibu. Ryari rinini cyane ku buryo abagabo babiri bagombye kuriheka ku giti. Bajyana n'imikomamanga n'imitini. Kubera iryo seri ry'imizabibu bahakuye, Abisiraheli bise aho hantu igikombe cya Eshikoli. Bamaze iminsi mirongo ine batata igihugu baragaruka, basanga Musa na Aroni n'abandi Bisiraheli i Kadeshi mu butayu bwa Parani. Bababwira ibyo babonye byose, babereka n'imbuto bazanye. Babwira Musa bati: “Twagiye mu gihugu watwoherejemo, dusanga gitemba amata n'ubuki, ndetse dore n'imbuto zaho twazanye. Icyakora abagituyemo ni abanyambaraga, n'imijyi yabo ni minini kandi izengurutswe n'inkuta. Twahabonye n'abantu barebare kandi banini bakomoka kuri Anaki. Mu majyepfo yacyo hatuwe n'Abamaleki, mu misozi hatuwe n'Abaheti n'Abayebuzi n'Abamori, naho hafi y'inyanja no mu kibaya cya Yorodani, hatuwe n'Abanyakanāni.” Abantu batangiye kwinubira Musa, Kalebu arabacecekesha, arababwira ati: “Nta kabuza tugomba kuhatera! Dushobora rwose kucyigarurira.” Ariko abandi batasi baravuga bati: “Ashwi da! Ntibishoboka kubera ko abagituyemo baturusha amaboko.” Nuko batangira kubeshya Abisiraheli iby'icyo gihugu batase, bavuga bati: “Ni igihugu kirimo umwiryane, n'abagituyemo bose ni abantu barebare kandi banini. Ndetse twahabonye n'abantu b'ibihangange bakomoka kuri Anaki. Iyo twigereranyaga na bo twabonaga tumeze nk'inshishi, kandi na bo ni ko batubonaga.” Abisiraheli barara basakuza barira, bitotombera Musa na Aroni bati: “Ibi birutwa n'uko tuba twarapfiriye mu Misiri cyangwa muri ubu butayu! Kuki Uhoraho atwohereza muri icyo gihugu cya Kanāni? Tuzagwa mu ntambara, kandi abagore bacu n'abana bacu bajyanwe ho iminyago. Mbese ibyiza si uko twakwisubirira mu Misiri?” Nuko baravugana bati: “Dutore undi mutware dusubire mu Misiri.” Musa na Aroni bakiri imbere y'ikoraniro ry'Abisiraheli, bikubita hasi barasenga. Nuko Yozuwe mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune bo mu bagiye gutata igihugu, bashishimura imyambaro yabo kubera agahinda, babwira Abisiraheli bose bati: “Igihugu twagiye gutata ni igihugu cyiza cyane, gitemba amata n'ubuki. Uhoraho natugirira neza azakitugezamo akiduhe. None rero mwirinde kumugomera. Ntimutinye abatuye icyo gihugu, tuzabakubita incuro. Ntimubatinye kuko Uhoraho ari kumwe natwe, kandi bo badafite ubatabara.” Ariko Abisiraheli bose bashakaga kwicisha amabuye Yozuwe na Kalebu. Nuko Abisiraheli babona ikuzo ry'Uhoraho hejuru y'Ihema ry'ibonaniro. Uhoraho abwira Musa ati: “Aba Bisiraheli bazansuzugura bageze ryari? Babonye ibitangaza byose nabakoreye, ariko banga kunyizera. Ngiye kubateza icyorezo mbabuze kwinjira mu gihugu nari ngiye kubaha, ariko wowe nzaguha gukomokwaho n'ubwoko bubarusha ubwinshi n'amaboko.” Musa asubiza Uhoraho ati: “Ntibikabeho! Nugenza utyo Abanyamisiri bazabimenya. Wakuye ubu bwoko muri bo ukoresheje ibitangaza, kandi ibyo Abanyamisiri babitekerereje Abanyakanāni. Na bo bumvise yuko wowe Uhoraho ubana n'ubu bwoko, kandi ko uvugana na bwo imbonankubone. Bumvise n'uko ubatwikiriza igicu, ku manywa ukabayobora uri mu nkingi y'igicu, na nijoro ukabayobora uri mu nkingi y'umuriro. None nurimburira ubu bwoko bwose icyarimwe, amahanga azumva ibyo wakoze azavuga ati: ‘Uhoraho ntiyashoboye kugeza Abisiraheli mu gihugu yabasezeranyije, ni yo mpamvu yabiciye mu butayu.’ None rero Nyagasani, erekana ubushobozi bwawe! “Warivugiye uti: ‘Ndi Uhoraho, ntinda kurakara kandi nuje urukundo, mbabarira abantu ibicumuro n'ubugome, ariko simbura guhana abagome n'abana babo n'abuzukuru babo, n'abuzukuruza babo.’ None rero kubera urukundo rwawe rwinshi, babarira Abisiraheli ibicumuro byabo, nk'uko utahwemye kubababarira kuva bavuye mu Misiri kugeza ubu.” Uhoraho asubiza Musa ati: “Ndabababariye nk'uko ubinsabye. Ariko ndahiye ubugingo bwanjye n'ikuzo ryanjye ryuzuye isi, ko nta n'umwe mu babonye ikuzo ryanjye n'ibitangaza nakoreye mu Misiri no mu butayu, bakangerageza incuro nyinshi kandi bakanga kunyumvira, uzatura mu gihugu nasezeranyije ba sekuruza. Nta n'umwe mu bansuzuguye uzakibamo. Ariko umugaragu wanjye Kalebu nzamutuza mu gihugu yatase, kuko we yagize umutima mwiza kandi akanyoboka adashidikanya, ndetse n'abazamukomokaho nzakibahamo umunani. Ariko kubera ko Abamaleki n'Abanyakanāni batuye muri ibi bibaya, ejo muzasubize iy'ubutayu muce mu nzira igana ku Nyanja Itukura.” Uhoraho abwira Musa na Aroni ati: “Numvise Abisiraheli banyitotombera. Abo bantu babi bahora banyitotombera nzabihanganira ngeze ryari? Mubambwirire muti: ‘Mwahisemo kugwa mu butayu, none ndahiye ubugingo bwanjye ko nzabagenzereza uko mwavuze. Muri ubwo butayu ni ho muzagwa. Ababaruwe mwese mumaze imyaka makumyabiri n'abayirengeje, muzapfa kuko munyitotombera. Ntimuzinjira mu gihugu narahiye kuzabaha. Hazinjiramo gusa Kalebu mwene Yefune na Yozuwe mwene Nuni. Abana banyu mwavuze ko bazajyanwa ho iminyago, ni bo bazatura muri icyo gihugu mwanze maze bakimenyēre. Naho mwe muzagwa muri ubu butayu. Abana banyu bazamara imyaka mirongo ine baragiye amatungo mu butayu, baryozwa ubuhemu bwanyu kugeza igihe mwese muzahashirira. Mwamaze iminsi mirongo ine mutata igihugu, noneho muzamara imyaka mirongo ine mu butayu muryozwa ibicumuro byanyu, umunsi uhwane n'umwaka. Bityo muzamenya ingaruka zo kungomera. Ndi Uhoraho.’ Sinzabura kugenza aba bantu babi bose bandwanya nk'uko mbivuze, bazagwa muri ubu butayu bahashirire.” Yozuwe mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune, ni bo bonyine barokotse muri bo. Musa asubiriramo Abisiraheli amagambo yose y'Uhoraho, birabababaza cyane. Mu gitondo cya kare bitegura gutera Kanāni banyuze mu misozi, baravuga bati: “Twaracumuye! Ariko noneho reka tujye aho Uhoraho yatubwiye.” Musa arababwira ati: “Kuki mushaka kugomera Uhoraho? Ibyo mwitegura ntimuzabigeraho. Ntimujyeyo kuko Uhoraho atari kumwe namwe, naho ubundi abanzi banyu bazabatsinda. Abamaleki n'Abanyakanāni bazabamarira ku icumu. Uhoraho ntazabatabara kuko mwamwimūye.” Nyamara bahangara kuzamuka mu misozi, nubwo Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho yari yasigaye mu nkambi hamwe na Musa. Nuko Abamaleki n'Abanyakanāni bari batuye muri iyo misozi, baramanuka babakubita incuro babageza i Horuma. Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli ati: “Nimumara gutura mu gihugu ngiye kubaha, muzantambire ibitambo bitwikwa, byaba ibikongorwa n'umuriro cyangwa ibyo guhigura umuhigo, cyangwa iby'ubushake cyangwa ibigenewe iminsi mikuru. Muzantambire inka cyangwa intama cyangwa ihene, kugira ngo impumuro yabyo inshimishe. Buri gitambo mujye mukinturana n'ituro ry'ibinyampeke, rigizwe n'ikiro kimwe cy'ifu nziza ivanze na litiro y'amavuta y'iminzenze, na litiro ya divayi y'ituro risukwa rigendana na buri mwana w'intama, cyangwa w'ihene watambwe ho igitambo gikongorwa n'umuriro cyangwa icy'umusangiro. Nimutamba impfizi y'intama, mujye muyinturana n'ituro ry'ibinyampeke rigizwe n'ibiro bibiri by'ifu nziza ivanze na litiro n'igice y'amavuta, na litiro n'igice ya divayi y'ituro risukwa, impumuro yabyo izanshimisha. Nimuntambira ikimasa ho igitambo gikongorwa n'umuriro cyangwa icyo guhigura umuhigo cyangwa icy'umusangiro, mujye mukinturana n'ituro ry'ibinyampeke, rigizwe n'ibiro bitatu by'ifu nziza ivanze na litiro ebyiri z'amavuta, na litiro ebyiri za divayi z'ituro risukwa. Impumuro y'ibyo bitambo bitwikwa izanshimisha. Ayo ni yo maturo aturanwa n'igitambo cy'ikimasa cyangwa icy'impfizi y'intama, cyangwa icy'umwana w'intama cyangwa uw'ihene. Uko umubare w'ibitambo uziyongēra, ni ko muzongera n'uw'amaturo agendana na byo. “Abisiraheli bose bajye bakurikiza ayo mabwiriza igihe bantambira ibitambo bitwikwa, kugira ngo impumuro yabyo inshimishe. Umunyamahanga uje gutura muri mwe cyangwa uhafite ibisekuruza byinshi, nashaka kuntambira igitambo gitwikwa kugira ngo impumuro yacyo inshimishe, na we ajye agenza nkamwe. Mwebwe n'abanyamahanga batuye muri mwe, muzajya mugengwa n'amategeko amwe uko ibihe biha ibindi. Ayo mategeko yanjye abanyamahanga bajye bayakurikiza kimwe n'Abisiraheli. Ari Abisiraheli cyangwa abanyamahanga batuye muri mwe, mwese muzagengwa n'amategeko amwe n'amateka amwe.” Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli ati: “Nimumara gutura mu gihugu ngiye kubajyanamo mugakora imigati, mujye mukuraho umugabane wo kuntura. Uko muzakora imigati mu ifu nshya mujye mufataho umwe muwunture, nk'uko muzantura umugabane w'ingano mumaze guhūra. Muzajye muntura uwo mugati ukozwe mu ifu nshya, uko ibihe biha ibindi.” Uhoraho arakomeza ati: “Dore amabwiriza muzakurikiza nimuramuka muciye ku itegeko ryose nabahaye mbinyujije kuri Musa, mukabikora mutabigambiriye, yaba mwebwe cyangwa abazabakomokaho: niba ari Abisiraheli bose bakoze icyaha batabigambiriye kandi batabizi, bajye bakoranira hamwe bantambire ikimasa cy'igitambo gikongorwa n'umuriro kugira ngo impumuro yacyo inshimishe, bagiturane n'ituro ry'ibinyampeke n'irisukwa, bantambire n'isekurume y'ihene ho igitambo cyo guhongerera ibyaha. Umutambyi ahongerere icyaha cy'Abisiraheli bose, nanjye nzabababarira kuko bagikoze batabigambiriye, kandi bakaba bantambiye igitambo gikongorwa n'umuriro n'icyo guhongerera ibyaha. Kubera ko mwese muzaba mwarancumuyeho, Abisiraheli kimwe n'abanyamahanga batuye muri mwe, nzabababarira mwese. “Niba ari umuntu ukoze icyaha atabigambiriye, ajye azana inyagazi y'ihene itarengeje umwaka y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Umutambyi ahongerere icyo cyaha uwo muntu yakoze atabigambiriye, nanjye nzamubabarira. Ari Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe wakoze icyaha atabigambiriye, ajye akurikiza ayo mategeko. “Ariko Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga nakora icyaha yabigambiriye azaba anshebeje, azacibwe mu Bisiraheli. Azahanishwe gucibwa, kuko azaba yasuzuguye ijambo ryanjye kandi akica amatageko yanjye.” Abisiraheli bakiri mu butayu, umwe muri bo yafashwe atoragura inkwi ku isabato. Bamujyana imbere ya Musa na Aroni n'ikoraniro ry'Abisiraheli. Na bo bamuha abamurinda kuko batari bazi igihano kimukwiriye. Nuko Uhoraho abwira Musa ati: “Uyu muntu akwiriye kwicwa! Abisiraheli bose bamujyane inyuma y'inkambi bamwicishe amabuye.” Bamugenza nk'uko Uhoraho yabitegetse Musa, bamujyana inyuma y'inkambi bamutera amabuye arapfa. Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli ati: “Mwebwe n'abazabakomokaho mujye mutera incunda ku misozo y'imyambaro yanyu, mudodereho agashumi k'isine. Mujye mwambara imyambaro ifite bene izo ncunda. Uko muzibonye muzajya mwibuka amategeko yanjye muyakurikize. Bizabarinda kumpemukira mutwarwa n'ibintu bibi mutekereza cyangwa mubona. Bityo muzajya muzirikana amabwiriza yanjye yose muyakurikize, mumbere abaziranenge. Ndi Uhoraho Imana yanyu, nabakuye mu Misiri kugira ngo mbabere Imana. Ndi Uhoraho Imana yanyu.” Umulevi witwa Kōra mwene Yisehari wo mu nzu ya Kehati, yifatanyije n'Abarubeni batatu, ari bo Datani na Abiramu bene Eliyabu na Oni mwene Peleti. Bagomera Musa bashyigikiwe n'abatware magana abiri na mirongo itanu. Abo batware bari ibirangirire bakaba n'intumwa z'amakoraniro y'Abisiraheli. Bishyize hamwe basanga Musa na Aroni, barababwira bati: “Mukabije kwishyira hejuru y'abandi Bisiraheli! Twese turi abaziranenge kandi Uhoraho ari kumwe natwe twese.” Musa yumvise ayo magambo, yikubita hasi, hanyuma abwira Kōra n'abo bafatanyije ati: “Ejo mu gitondo Uhoraho azatumenyesha abo yahisemo kwiyegereza, n'abaziranenge abo ari bo. Wowe Kōra n'abo mufatanyije mutegure ibyotezo. Dore Uhoraho Imana y'Abisiraheli yarabarobanuye arabiyegereza, kugira ngo mukore imirimo yerekeye Ihema rye, kandi muhagararire Abisiraheli munabakorere. Mbese ibyo ntibibahagije? Uhoraho yabahaye icyo cyubahiro cyose, none murarikiye no kuba abatambyi! Iyo mwitotombeye Aroni, muba mwigometse ku Uhoraho!” Musa atumiza Datani na Abiramu bene Eliyabu, ariko banga kwitaba bati: “Ibyo wadukoreye birahagije! Wadukuye mu gihugu cya Misiri gitemba amata n'ubuki kugira ngo dushirire mu butayu, none urashaka no kudutegekesha igitugu! Ntabwo watujyanye muri cya gihugu gitemba amata n'ubuki, nta n'isambu n'imwe waduhaye ho umunani. Ese wibwira ko tutabibona? Ntabwo tukwitaba.” Musa ararakara cyane maze abwira Uhoraho ati: “Ntuzemere imibavu bazakosereza. Nta kintu nigeze mbaka habe n'indogobe, kandi nta n'umwe muri bo nahemukiye.” Nuko Musa akomeza kubwira Kōra ati: “Wowe n'abo mufatanyije, ejo muzaze ku Ihema ry'Uhoraho. Aroni na we azabe ahari. Wowe na Aroni muzazane ibyotezo byo kosereza Uhoraho umubavu, na ba bandi magana abiri na mirongo itanu bazane ibyabo.” Bukeye buri muntu afata icyotezo ashyiramo amakara yaka n'umubavu, bahagarara imbere y'Ihema ry'ibonaniro hamwe na Musa na Aroni. Kōra yari yakoranyije Abisiraheli bose, maze babona ikuzo ry'Uhoraho. Uhoraho abwira Musa na Aroni ati: “Nimwigireyo ndimbure iri koraniro nonaha!” Musa na Aroni bikubita hasi maze barasenga bati: “Mana, ni wowe ubeshaho abo waremye! Mbese wabarimbura bose kandi bose bataracumuye?” Uhoraho abwira Musa ati: “Tegeka Abisiraheli bave hafi y'amahema ya Kōra na Datani na Abiramu.” Musa arahaguruka ajya ku mahema ya Datani na Abiramu, abakuru b'Abisiraheli baramukurikira. Abwira Abisiraheli ati: “Nimuve hafi y'amahema y'aba bagome. Ntimugire ikintu cyabo mukoraho, kugira ngo namwe mudapfa muzize ibyaha byabo.” Nuko bava hafi y'amahema ya Kōra na Datani na Abiramu. Datani na Abiramu basohoka mu mahema yabo, bahagarara imbere yayo hamwe n'abagore babo n'abana babo. Musa abwira abari aho ati: “Si jye wiyemeje gukora ibyo nkora, ahubwo ni Uhoraho wabinshinze. Dore ikigiye kubibemeza: bariya bantu nibapfa urupfu rusanzwe, ntabwo ari Uhoraho uba yarantumye. Ariko Uhoraho nakora igitangaza, ubutaka bukasama bukabamira, bo n'ibyabo byose bakajya ikuzimu bakiri bazima, mumenye ko batutse Uhoraho.” Musa akimara kuvuga atyo, ubutaka busadukira munsi ya Datani na Abiramu, maze bubamirana n'ababo, kimwe n'abo kwa Kōra n'ibyabo byose. Nuko barigita ikuzimu bakiri bazima bajyana n'ibyabo byose, ubutaka bubarengaho barimbukira mu ruhame. Abisiraheli bose bāri aho, bumvise bataka barahunga bavuga bati: “Duhunge, natwe ubutaka butatumira!” Naho ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bosaga imibavu, Uhoraho yohereje umuriro urabakongora. Uhoraho abwira Musa ati: “Tegeka Eleyazari mwene Aroni umutambyi, akure ibyotezo byabo mu muyonga, amakara yo muri byo ayamene inyuma y'inkambi. Ibyo byotezo biranyeguriwe. Abo bagome bazize ibyaha byabo ni bo babinzaniye, biba biranyeguriwe. None muzabicuremo ibyo komeka ku rutambiro, kugira ngo bijye byibutsa Abisiraheli ibyabaye.” Nuko umutambyi Eleyazari afata ibyo byotezo by'umuringa, babicuramo ibyo komeka ku rutambiro, nk'uko Uhoraho yari yategetse Eleyazari abinyujije kuri Musa. Uwo muringa wibutsaga Abisiraheli ko abatambyi bakomoka kuri Aroni, ari bo bonyine bashinzwe kosereza Uhoraho umubavu. Undi wakwiha gukora uwo murimo yapfa urwa Kōra na bagenzi be. Bukeye Abisiraheli bose barakorana bitotombera Musa na Aroni bavuga bati: “Mwishe abantu b'Uhoraho!” Bakiri mu ikoraniro, barahindukira bareba ku Ihema ry'ibonaniro babona ritwikiriwe n'igicu, bahabona n'ikuzo ry'Uhoraho. Musa na Aroni bajya ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro, maze Uhoraho abwira Musa ati: “Nimwigireyo ndimbure iri koraniro nonaha!” Bombi bikubita hasi bubamye, maze Musa abwira Aroni ati: “Dore Uhoraho yarakaye cyane ateza abantu icyorezo. None jya ku rutambiro urahurire amakara mu cyotezo, ushyireho n'umubavu maze wihute uhongerere ikoraniro.” Aroni agenza nk'uko Musa yamubwiye, ariruka ajya mu ikoraniro, asanga icyorezo cyatangiye koreka imbaga. Yosa umubavu ahongerera abantu. Ahagarara hagati y'intumbi n'abazima, nuko icyorezo kirashira. Ariko cyari kimaze guhitana abantu ibihumbi cumi na bine na magana arindwi, hatabariwemo abazize ibya Kōra. Icyorezo kimaze gushira, Aroni asubira aho Musa yari ari, ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro. Uhoraho ategeka Musa ati: “Hamagara abatware b'imiryango cumi n'ibiri y'Abisiraheli, buri wese akuzanire inkoni uyandikeho izina rye. Ku nkoni y'umuryango wa Levi wandikeho izina rya Aroni, bityo umubare w'inkoni ungane n'uw'abatware b'imiryango. Uzishyire mu Ihema ry'ibonaniro imbere y'Isanduku irimo bya bisate by'amabuye byanditseho Amategeko, aho mbonanira namwe. Inkoni y'uwo nahisemo izashibukaho utubabi, bityo nkemure impaka, Abisiraheli be kuzongera kubitotombera.” Musa abibwira Abisiraheli, maze buri mutware w'umuryango amuha inkoni, zose hamwe ziba cumi n'ebyiri hatabariwemo iya Aroni. Musa azishyira mu Ihema ry'Uhoraho, imbere y'Isanduku. Bukeye, Musa yinjira mu Ihema asanga inkoni ya Aroni wari uhagarariye umuryango wa Levi, yashibutseho utubabi ndetse yarabije n'uburabyo, yeze n'imbuto. Musa asohora inkoni zose zari imbere y'Uhoraho ajya kuzereka Abisiraheli bose, barazitegereza, buri mutware w'umuryango afata inkoni ye. Uhoraho abwira Musa ati: “Subiza inkoni ya Aroni imbere y'Isanduku uyihabike, nihagira abashaka kwigomeka ujye uyibereka. Bityo ntibazongera kurimbuka bazize kunyitotombera.” Musa abigenza nk'uko Uhoraho yabimutegetse. Abisiraheli babwira Musa bati: “Reba nawe turapfuye, turarimbutse twese! Umuntu wese ugerageje kwegera Ihema ry'Uhoraho arapfa! Mbese twese dupfiriye gushira?” Uhoraho abwira Aroni ati: “Wowe n'abahungu bawe n'abandi Balevi bose, muzahanirwa ibyaha byerekeye Ihema ry'ibonaniro, naho ibyaha byerekeye umurimo w'ubutambyi, ni wowe n'abahungu bawe mwenyine muzabihanirwa. Uzazane abavandimwe bawe b'Abalevi, kugira ngo bagukorere wowe n'abahungu bawe mu byerekeye Ihema. Bazakurinde barinde n'Ihema, ariko ntibagakore ku bikoresho byo mu byumba bizira inenge cyangwa ku rutambiro, kugira ngo hatagira upfa ari bo cyangwa mwebwe. Bazagukorere barinda Ihema ry'ibonaniro bakora, n'imirimo y'amaboko igendana na ryo. Utari Umulevi ntagakore iyo mirimo. Mwebwe abatambyi ni mwe mwenyine mushinzwe imirimo yo mu byumba bizira inenge n'iyo gutamba ibitambo, bityo sinzongera kurakarira Abisiraheli. Nakuye abavandimwe banyu b'Abalevi muri bo, ndababashinga kugira ngo bankorere imirimo y'amaboko ikorwa ku Ihema ry'ibonaniro. Wowe n'abahungu bawe muzajye muntambira ibitambo, mukore no mu Cyumba kizira inenge cyane, mukore n'indi mirimo y'ubutambyi nabashinze. Utari umutambyi uziha gukora iyo mirimo azicwe.” Uhoraho abwira Aroni ati: “Nguhaye umugabane ku maturo Abisiraheli bantura. Ndawukweguriye burundu, ni uwawe n'abazagukomokaho. Mu maturo atwikwa Abisiraheli banyegurira rwose, dore ayo muzajya mukuraho umugabane wanyu: amaturo y'ibinyampeke n'ibitambo byo guhongerera ibyaha, n'ibitambo byo kwiyunga nanjye. Ayo maturo aba anyeguriwe rwose, ariko wowe n'abahungu bawe nayabahaye ho umugabane, mujye muwurira mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro. Ariko uzaribwe n'ab'igitsinagabo bonyine kuko wanyeguriwe. “Nguhaye kandi n'imigabane iva ku bitambo by'umusangiro Abisiraheli bantura bakayimurikira. Iyo migabane yose uzajye uyisangira n'abahungu bawe n'abakobwa bawe, n'abandi bose badahumanye baba iwawe. “Ndetse nguhaye n'umuganura w'amavuta meza n'uwa divayi nshya n'uw'ibinyampeke, n'uw'ibindi byose Abisiraheli bantura. Abo mu rugo rwawe bose badahumanye bashobora kubiryaho. Ibyo Abisiraheli banyegurira burundu byose na byo ndabiguhaye. Bajye bantura abahungu bose b'impfura n'uburiza bwose bw'amatungo. Ubw'amatungo adahumanye ni ubwawe, ariko bajye bacungura ubw'amatungo ahumanye n'abahungu b'impfura. Umuhungu w'impfura umaze ukwezi avutse, bajye bamucungura batanze ibikoroto bitanu by'ifeza, hakurikijwe igipimo gikoreshwa n'abatambyi. Igikoroto kimwe gipima garama cumi n'imwe. Ariko uburiza bw'inka cyangwa ubw'intama cyangwa ubw'ihene ntibakabucungure kuko bwanyeguriwe. Amaraso yabwo ujye uyamisha ku rutambiro, urugimbu rwabwo urutwike kugira ngo impumuro yarwo inshimishe. Inyama zabwo ni izawe, nk'uko inkoro n'itako by'igitambo cy'umusangiro ari ibyawe. Amaturo yose Abisiraheli bāmurikira kandi bakayanyegurira, ndayaguhaye wowe n'abahungu bawe n'abakobwa bawe baba iwawe. Iryo ni Isezerano ridakuka ngusezeraniye, wowe n'abazagukomokaho.” Uhoraho akomeza kubwira Aroni ati: “Mwebwe abatambyi nta gakondo n'umugabane muzagira mu gihugu cya Isiraheli, ni jye mugabane wanyu na gakondo yanyu.” Uhoraho arakomeza ati: “Umugabane w'Abalevi ni uguhabwa kimwe cya cumi cy'ibyo Abisiraheli bunguka. Ni cyo gihembo cy'imirimo bakora yerekeye Ihema ry'ibonaniro. Abandi Bisiraheli ntibazongere kwiha gukora iyo mirimo, batazicwa bazize icyo cyaha. Abalevi bonyine bajye baba ari bo bakora iyo mirimo, nibatayitunganya bazabihanirwe. Bizababere itegeko ridakuka mwe n'abazabakomokaho. Abalevi na bo nta mugabane bazagira mu gihugu cya Isiraheli, ni cyo gituma mbahaye kimwe cya cumi Abisiraheli bantura. Ni wo mugabane w'Abalevi, nta butaka bazahabwa nk'abandi.” Uhoraho ategeka Musa kubwira Abalevi ati: “Abisiraheli nibabazanira kimwe cya cumi mbahaye ho umugabane, namwe mujye mukuraho kimwe cya cumi mukinture. Kuri mwe iryo turo rizaba nk'ibyo bene wanyu bakura ku myaka yabo, cyangwa kuri divayi nshya kugira ngo babinture. Bityo namwe muzanture amaturo mukuye kuri kimwe cya cumi muzahabwa, muyahe umutambyi Aroni n'abazamukomokaho. Ku mpano zose muzahabwa, mujye mukuraho ibirusha ibindi ubwiza mubinture. Kuri mwe iryo turo rizaba nk'ibyo bene wanyu bakura ku myaka yabo, cyangwa kuri divayi nshya kugira ngo babinture. Ibisigaye mushobora kubirira aho mushatse hose, mukabisangira n'abo mu ngo zanyu. Ni igihembo cy'imirimo mukora yerekeye Ihema ry'ibonaniro. Ku byo muhabwa, mujye muntura ibirusha ibindi ubwiza. Ibisigaye mubirye, nta cyaha muzaba mukoze cyangwa ngo mube muhumanyije amaturo Abisiraheli banyegurira. Bityo ntimuzicwa.” Uhoraho ategeka Musa na Aroni guha Abisiraheli aya mategeko agira ati: “Nimubabwire babazanire inka y'ibihogo idafite inenge kandi itarigeze ikoreshwa imirimo. Muyihe umutambyi Eleyazari ayijyane inyuma y'inkambi, bayice. Hanyuma akoze urutoki mu maraso yayo, ayatere incuro ndwi ahagana ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro. Ategeke umuntu kuyitwika yose, ari uruhu ari inyama, ari amaraso ndetse n'amayezi. Umutambyi afate ishami ry'isederi, n'umushandiko w'utwatsi twitwa hisopo n'urudodo rutukura, abijugunye mu muriro hamwe na ya nka. Hanyuma umutambyi amese imyambaro ye kandi yiyuhagire mbere yo gusubira mu nkambi, ariko azirirwa ahumanye kugeza nimugoroba. Uwatwitse iyo nka na we ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. “Ukoze ku ntumbi y'umuntu, ajye amara iminsi irindwi ahumanye. Ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi, ajye akorerwa umuhango wo guhumanurwa bakoresheje ya mazi. Ariko natabyitaho azakomeza ahumane. Niyirengagiza kumishwaho amazi yo kumuhumanura akegera Ihema ryanjye agihumanye, azaba arihumanyije. Bene uwo muntu ajye acibwa mu Bisiraheli. “Umuntu napfira mu ihema rye, uzaryinjiramo n'uzaba aririmo bajye bamara iminsi irindwi bahumanye. Ikizaba kiririmo kidapfundikiye neza kizaba gihumanye. Umuntu naba ari hanze agakora ku ntumbi y'umuntu cyangwa ku magufwa y'umuntu cyangwa ku mva, ajye amara iminsi irindwi ahumanye. “Dore uko bazajya bahumanura: bajye bafata ku ivu rya ya nka batwitse nk'igitambo cyo guhongerera ibyaha, barishyire mu rwabya barivange n'amazi y'isōko. Umuntu udahumanye afate umushandiko wa hisopo, awukoze muri ayo mazi yo mu rwabya, ayamishe ku ihema ryapfiriyemo umuntu, no ku bintu birimo no ku bantu bari baririmo, cyangwa ayamishe ku wakoze ku magufwa y'umuntu, cyangwa ku ntumbi cyangwa ku mva. Uwo muntu udahumanye ajye abigenza atyo ku munsi wa gatatu n'uwa karindwi, ibyo birangiye abari bahumanye bajye bamesa imyambaro yabo kandi biyuhagire, maze nimugoroba babe bahumanutse. Ariko umuntu nahumana akirengagiza kumishwaho amazi yo guhumanura, akegera Ihema ryanjye agihumanye, azaba arihumanyije. Ajye acibwa mu Bisiraheli. Iryo rizababere itegeko ridakuka. “Umuntu umisha amazi yo guhumanura ajye amesa imyambaro ye, ndetse n'uwayakozeho ajye yirirwa ahumanye kugeza nimugoroba. Icyo umuntu uhumanye akozeho cyose kiba gihumanye, n'undi muntu ugikozeho na we aba ahumanye kugeza nimugoroba.” Mu kwezi kwa mbere Abisiraheli bose bagera mu butayu bwa Tsini, bashinga amahema i Kadeshi. Aho ni ho Miriyamu yaguye barahamuhamba. Abantu babura amazi bagomera Musa na Aroni, bijujutira Musa bavuga bati: “Iyaba twarapfiriye hamwe na bene wacu igihe Uhoraho yabicaga! Mwatuzaniye iki muri ubu butayu? Kwari ukugira ngo tuhashirire twe n'amatungo yacu? Kuki mwadukuye mu Misiri mukatuzana aha hantu habi? Ahantu utabona imyaka cyangwa imitini cyangwa imizabibu, cyangwa imikomamanga ntihabe n'amazi yo kunywa!” Musa na Aroni babasiga aho, bajya imbere y'Ihema ry'ibonaniro bikubita hasi bubamye, babona ikuzo ry'Uhoraho. Uhoraho abwira Musa ati: “Fata inkoni, maze wowe na mukuru wawe Aroni mukoranyirize Abisiraheli imbere y'urutare, murubwire ruvubure amazi. Bityo muhe Abisiraheli amazi yo kunywa, buhire n'amatungo yabo.” Musa yinjira mu Ihema ry'ibonaniro, afata iyo nkoni nk'uko Uhoraho yamutegetse. Musa na Aroni bakoranyiriza Abisiraheli imbere y'urutare. Nuko Musa arababwira ati: “Mwa byigomeke mwe, mbese tubakurire amazi muri uru rutare?” Musa abangura inkoni ye akubita urutare incuro ebyiri. Amazi menshi aradudubiza maze Abisiraheli baranywa buhira n'amatungo yabo. Uhoraho abwira Musa na Aroni ati: “Kubera ko mutanyizeye kandi ntimwereke Abisiraheli ubuziranenge bwanjye, ntimuzabageza mu gihugu mbahaye.” Aho hantu bahita Meriba kuko ari ho Abisiraheli bijujutiye Uhoraho, ariko we akahaberekera ubuziranenge bwe. Bakiri i Kadeshi, Musa yohereza intumwa ku mwami wa Edomu ngo zimubwire ziti: “Dore ubutumwa bwa bene wanyu b'Abisiraheli. Uzi imibabaro yose twagize: ba sogokuruza bagiye mu Misiri, ubwoko bwacu bumarayo igihe kirekire. Abanyamisiri badufashe nabi twe na ba sogokuruza. Twatakiye Uhoraho aratwumva, atwoherereza umumarayika kugira ngo adukure mu Misiri. None dore turi mu mujyi w'i Kadeshi uri ku mupaka w'igihugu cyawe. Twemerere tunyure mu gihugu cyawe. Ntituzanyura mu mirima no mu mizabibu, ntituzanywa n'amazi yo mu mariba yanyu, tuzaca mu muhanda w'Abami nta guteshuka iburyo cyangwa ibumoso, kugeza igihe tuzarangiza kwambukiranya igihugu cyawe.” Ariko Abedomu barabasubiza bati: “Ntitubemereye kunyura mu gihugu cyacu, nimubigerageza tuzabatera tubarwanye.” Abisiraheli barabasubiza bati: “Tuzanyura mu muhanda mukuru, kandi amazi tuzanywa twe n'amatungo yacu, tuzayishyura. Nta kindi dusaba uretse kunyura mu gihugu cyanyu.” Ariko Abedomu bakomeza kubangira, ndetse barundanya ingabo nyinshi kandi zikomeye zo kubakumīra. Babuza batyo Abisiraheli kunyura mu gihugu cyabo, nuko Abisiraheli banyura indi nzira. Abisiraheli bose bava i Kadeshi bajya ku musozi wa Hori, ku mupaka w'igihugu cya Edomu. Uhoraho ahabwirira Musa na Aroni ati: “Kubera ko mwangomeye ku byerekeye amazi y'i Meriba, Aroni agiye gupfa atageze mu gihugu ngiye guha Abisiraheli. None jyana Aroni n'umuhungu we Eleyazari, muzamuke umusozi wa Hori, wambure Aroni imyambaro ye maze uyambike umuhungu we Eleyazari. Aroni ari bupfireyo.” Musa akora uko Uhoraho yamutegetse, bazamuka umusozi wa Hori Abisiraheli bose babireba. Musa yambura Aroni imyambaro ye ayambika Eleyazari. Nuko Aroni apfira mu mpinga y'uwo musozi. Hanyuma Musa na Eleyazari baramanuka. Abisiraheli bose bamenye ko Aroni yapfuye, bamara iminsi mirongo itatu bamuririra. Umwami wa Aradi iri mu majyepfo ya Kanāni, yumvise ko Abisiraheli bari mu nzira ituruka Atarimu, agaba igitero cyo kubarwanya, bamwe muri bo abajyana ho iminyago. Abisiraheli bahigira Uhoraho uyu muhigo bati: “Nutugabiza aba bantu, tuzatsemba imijyi yabo.” Uhoraho yumvira Abisiraheli abagabiza abo Banyakanāni, babatsembana n'imijyi yabo. Aho hantu barwaniye bahita Horuma. Abisiraheli bava ku musozi wa Hori baca mu nzira igana ku Nyanja Itukura, kugira ngo batanyura muri Edomu. Ariko urwo rugendo rubaca intege, bitotombera Imana na Musa bati: “Kuki mwadukuye mu Misiri mukatuzana gupfira muri ubu butayu? Nta byokurya nta n'amazi ahari, ndetse n'ibi byokurya bibi turabirambiwe.” Nuko Uhoraho abateza inzoka zifite ubumara zirabarya, Abisiraheli benshi barapfa. Abantu basanga Musa baramubwira bati: “Twaracumuye ubwo twitotomberaga Uhoraho, ndetse nawe tukakwitotombera, dusabire Uhoraho adukize izi nzoka.” Musa arabasabira. Uhoraho aramubwira ati: “Cura ishusho y'inzoka maze uyimanike ku giti, kugira ngo uwariwe n'inzoka wese nayireba akire.” Musa acura inzoka mu muringa ayimanika ku giti, nuko umuntu inzoka iriye yareba iyo nzoka y'umuringa agakira. Abisiraheli bakomeza urugendo bashinga amahema Oboti. Barahava bashinga amahema Iyabarīmu mu butayu buri iburasirazuba bwa Mowabu. Barahava bashinga amahema mu kabande ka Zeredi. Barahava bashinga amahema mu gihugu cy'Abamori mu kidaturwa kiri hakurya y'uruzi rwa Arunoni. Urwo ruzi ni rwo rugabanya Mowabu n'igihugu cy'Abamori. Aho handitswe mu gitabo cy'Intambara z'Uhoraho ngo “Umujyi wa Wahebu y'i Sufa n'utugezi twaho, n'uruzi rwa Arunoni n'utubande runyuramo hateganye n'umujyi wa Ari, n'ahagana umupaka wa Mowabu.” Barahava bajya i Bēri. Uhoraho abwira Musa ati: “Koranya abantu mbahe amazi.” Bahabona iriba maze bararirimba bati: “Wa riba we, dudubiza! Nimuriririmbe! Ibikomangoma ni byo byarifukuye, abatware ni bo baricukuye, barifukurishije inkoni ziranga ubutegetsi bwabo!” Bava muri ubwo butayu bajya i Matana. Barahava bajya i Nahaliyeli, bahavuye bajya i Bamoti. Barahava bajya mu kibaya kiri mu gihugu cya Mowabu, munsi y'umusozi wa Pisiga ahateganye n'ubutayu. Abisiraheli bohereza intumwa kuri Sihoni umwami w'Abamori, ziramubwira ziti: “Twemerere tunyure mu gihugu cyawe. Ntituzanyura mu mirima no mu mizabibu, ntituzanywa n'amazi yo mu mariba yanyu, tuzaca mu muhanda w'Abami kugeza igihe tuzarangiza kwambukiranya igihugu cyawe.” Ariko Sihoni yanga ko Abisiraheli banyura mu gihugu cye, arundanya ingabo ze zose ajya gukumīra Abisiraheli mu butayu. Abategera i Yahasi arabarwanya, Abisiraheli baramutsinda. Igihugu cye baracyigarurira bahereye ku ruzi rwa Arunoni kugeza ku mugezi wa Yaboki, ariko ntibagera mu gihugu cy'Abamoni kuko umupaka wacyo wari urinzwe cyane. Abisiraheli bafata imijyi yose y'Abamori, n'umurwa wayo Heshiboni n'insisiro ziwukikije barahatura. Heshiboni wari umurwa wa Sihoni umwami w'Abamori, uhereye igihe atsindiye uwahoze ari umwami wa Mowabu, akamunyaga icyo gihugu cye cyose kugeza ku ruzi rwa Arunoni. Ni yo mpamvu abasizi bavuze bati: “Nimuze i Heshiboni muyubake bundi bushya, nimusane umurwa wa Sihoni. Ingabo za Sihoni ziturutse i Heshiboni, zatsembye umujyi wa Ari ya Mowabu nk'inkongi y'umuriro, zatsembye n'abatware b'imisozi ya Arunoni. Mowabu we, ugushije ishyano! Abaramya Kemoshi mwe, murarimbutse! Abahungu banyu babaye impunzi, abakobwa banyu babaye iminyago ya Sihoni umwami w'Abamori! Abamori twabarashe imyambi, bose bararimbutse uhereye i Heshiboni kugeza i Diboni, twarabarimbuye tugeza i Nofa hafi y'i Medeba.” Nguko uko Abisiraheli batuye mu gihugu cy'Abamori. Musa atuma abantu gutata umujyi wa Yāzeri, hanyuma Abisiraheli barawigarurira hamwe n'insisiro ziwukikije, birukana n'Abamori bahatuye. Barahindukira bagana i Bashani, maze umwami waho Ogi ajyana n'ingabo ze zose ngo abakumīre, barwanira Edureyi. Uhoraho abwira Musa ati: “Ntumutinye kuko ngiye kumukugabiza we n'ingabo ze zose n'igihugu cye. Umugire nk'uko wagize Sihoni umwami w'Abamori wari utuye i Heshiboni.” Abisiraheli bica Ogi n'abahungu be n'ingabo ze zose, ntihasigara n'uwo kubara inkuru, maze bigarurira igihugu cya Bashani. Abisiraheli barakomeza baragenda, bashinga amahema mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, ahateganye n'i Yeriko. Umwami wa Mowabu witwaga Balaki mwene Sipori, amenya ibyo Abisiraheli bagiriye Abamori byose. Abamowabu babonye ubwinshi bw'Abisiraheli, baratinya bashya ubwoba. Nuko babwira abakuru b'Abamidiyani bati: “Abisiraheli bazamaraho ibihugu bidukikije, nk'uko ikimasa kimara ubwatsi aho kirisha.” Umwami Balaki yohereza intumwa kuri Balāmu mwene Bewori, wari i Petori hafi y'uruzi rwa Efurati. Balāmu akomoka muri ako karere. Izo ntumwa zatumwe kumubwira ziti: “Dore hari abantu bavuye mu Misiri bayogoje ibihugu, ndetse bari hafi kugera iwanjye. None ngwino umvumire abo bantu kuko bandusha amaboko, ahari byatuma nshobora kubatsinda nkabirukana mu gihugu cyanjye. Nzi yuko uwo usabiye umugisha awuhabwa, kandi uwo uvumye akaba ikivume.” Abakuru b'Abamowabu n'Abamidiyani bagenda bajyanye ibyo guha Balāmu, kugira ngo avume Abisiraheli. Bageze iwe bamubwira ubutumwa bwa Balaki. Balāmu arababwira ati: “Nimurare hano, ejo nzabamenyesha icyo Uhoraho ari bumbwire.” Nuko abatware ba Mowabu barara iwe. Iryo joro Imana ibaza Balāmu iti: “Abo bantu bari iwawe ni bande?” Balāmu arasubiza ati: “Balaki mwene Sipori umwami wa Mowabu yabantumyeho ati: ‘Dore hari abantu bavuye mu Misiri bayogoje ibihugu. None ngwino ubamvumire, ahari byatuma nshobora kubarwanya nkabirukana.’ ” Imana ibwira Balāmu iti: “Ntuzajyane na bo kandi ntuzavume abo bantu, kuko nabahaye umugisha.” Bukeye Balāmu abwira intumwa za Balaki ati: “Nimwitahire kuko Uhoraho yanze ko tujyana.” Abatware ba Mowabu barahaguruka basubira kwa Balaki baramubwira bati: “Balāmu yanze ko tuzana.” Balaki atuma abandi batware barusha aba mbere ubwinshi n'icyubahiro. Bageze kwa Balāmu baramubwira bati: “Balaki mwene Sipori aravuze ati: ‘Ntihagire ikikubuza kunyitaba, kuko nzaguhemba bishimishije kandi icyo uzansaba cyose nzakigukorera. None rero ngwino umvumire abo bantu.’ ” Balāmu asubiza intumwa za Balaki ati: “N'aho Balaki yampa ifeza n'izahabu byuzuye ingoro ye, sinaca ku itegeko ry'Uhoraho Imana yanjye. Namwe nimurare hano, kugira ngo ndebe ko hari ikindi Uhoraho ari bumbwire.” Iryo joro Imana ibwira Balāmu iti: “Ubwo abo bantu baje kuguhamagara muzajyane, ariko uzakore icyo nzakubwira gusa.” Bukeye Balāmu ategura indogobe ye, ajyana n'abatware ba Mowabu ahetswe n'indogobe ye, aherekejwe n'abagaragu be babiri. Ariko Imana ibonye agiye irarakara, yohereza umumarayika wayo ngo amutangīre. Indogobe ibonye umumarayika w'Uhoraho ahagaze mu nzira afashe inkota mu ntoki, irakebereza inyura mu gisambu. Balāmu arayikubita kugira ngo isubire mu nzira. Umumarayika w'Uhoraho ajya guhagarara mu nzira ifunganye, yanyuraga hagati y'inkuta zikikije imirima y'imizabibu. Indogobe imubonye yegera urukuta cyane irubyigiraho ikirenge cya Balāmu, arongera arayikubita. Umumarayika w'Uhoraho arongera yigira imbere ahagarara ahantu hafunganye cyane, ku buryo nta washoboraga guca iburyo cyangwa ibumoso. Indogobe imubonye iryama igihetse Balāmu, ararakara ayikubita inkoni. Nuko Uhoraho aha iyo ndogobe ububasha bwo kuvuga, ibaza Balāmu iti: “Nakugize nte kugira ngo unkubite izi ncuro eshatu zose?” Balāmu arayisubiza ati: “Wansuzuguye, ahubwo iyo ngira inkota mba nkwishe!” Indogobe ibaza Balāmu iti: “Ko ari jye uguheka buri gihe, ese hari ubwo nigeze nkugirira ntya?” Arahakana ati: “Oya.” Ako kanya Uhoraho atuma Balāmu abona umumarayika wari uhagaze mu nzira, afashe inkota mu ntoki. Balāmu amubonye yikubita hasi yubamye. Umumarayika w'Uhoraho aramubwira ati: “Kuki wakubise indogobe yawe incuro eshatu zose? Dore ni jye waje kugutangīra, kuko mbona uru rugendo rutazakugwa neza. Indogobe yambonye impunga incuro eshatu. Iyo itampunga mba nakwishe, ariko yo singire icyo nyitwara.” Balāmu aramusubiza ati: “Nacumuye! Ntabwo nari nzi ko waje kuntangīra. Nyamara niba ubona ko uru rugendo rudakwiriye, reka nitahire.” Ariko umumarayika w'Uhoraho aramubwira ati: “Jyana n'abo bantu. Icyakora uzajye uvuga gusa icyo nkubwiye.” Nuko Balāmu akomeza urugendo hamwe n'intumwa za Balaki. Balaki yumvise ko Balāmu aje, ajya kumusanganirira mu mujyi uri hafi y'uruzi rwa Arunoni, ku mupaka w'igihugu cye. Balaki aramubaza ati: “Kuki utazanye n'intumwa nagutumyeho bwa mbere? Wibwiraga ko ntashobora kuguhemba bishimishije?” Balāmu asubiza Balaki ati: “Noneho ndaje, ariko sinshobora kugira icyo mvuga ku bwanjye. Nzavuga gusa icyo Imana izambwira.” Nuko Balaki ajyana Balāmu mu mujyi w'i Kiriyati-Husoti. Balaki atamba ibitambo by'inka n'intama, abigaburiraho Balāmu na ba batware bari kumwe. Bukeye Balaki ajyana Balāmu ku musozi witwa Bamoti-Bāli, aho bashoboraga kwitegereza igice kimwe cy'inkambi y'Abisiraheli. Balāmu abwira Balaki kumwubakishiriza aho hantu intambiro ndwi, no kumushakira ibimasa birindwi n'amapfizi y'intama arindwi. Balaki abigenza nk'uko Balāmu abivuze. Balāmu na Balaki batambira kuri buri rutambiro ikimasa n'impfizi y'intama. Maze Balāmu abwira Balaki ati: “Guma iruhande rw'ibitambo byawe bikongorwa n'umuriro nanjye ngende, ahari ndi bubonane n'Uhoraho muhanūze. Icyo ari bumpishurire ndakikubwira.” Nuko ajya mu mpinga y'umusozi, Imana irahamusanga. Arayibwira ati: “Nubakishije intambiro ndwi, ntambira kuri buri rutambiro ikimasa n'impfizi y'intama.” Uhoraho aha Balāmu ubutumwa kugira ngo abushyikirize Balaki. Balāmu asanga Balaki ahagararanye n'abatware b'Abamowabu, iruhande rw'ibitambo bye bikongorwa n'umuriro. Balāmu arahanura ati: “Balaki yankuye muri Siriya, uwo mwami wa Mowabu yankuye mu misozi y'iburasirazuba, arambwira ati: ‘Ngwino umvumire abakomoka kuri Yakobo, ngwino usabire nabi Abisiraheli!’ Navuma nte abo Imana itavumye? Nasabira nte nabi abo Uhoraho yatonesheje? Nabitegereje ndi hejuru y'ibitare, nabarebye ndi mu mpinga y'umusozi. Ni ubwoko butuye bwonyine, bwitandukanyije n'andi mahanga. Abakomoka kuri Yakobo ni benshi nk'umukungugu! No kubara kimwe cya kane cy'Abisiraheli biraruhije! Icyampa nkipfira ndi intungane nka bo, icyampa iherezo ryanjye rikaba nk'iryabo!” Balaki abwira Balāmu ati: “Ungenje ute? Nakuzaniye kuvuma abanzi banjye none ubasabiye umugisha!” Balāmu aramusubiza ati: “None se singomba kuvuga icyo Uhoraho ambwiye?” Balaki arongera aramubwira ati: “Dore hano urareba igice kimwe cy'inkambi y'Abisiraheli gusa. None ngwino nkujyane aho ubasha kubareba bose ubamvumire.” Amujyana ahirengeye mu mpinga y'umusozi wa Pisiga, ahubaka intambiro ndwi, atambira kuri buri rutambiro ikimasa n'impfizi y'intama. Balāmu abwira Balaki ati: “Guma iruhande rw'ibitambo byawe bikongorwa n'umuriro, nanjye ngiye hariya hirya guhanūza Uhoraho.” Uhoraho aha Balāmu ubutumwa kugira ngo abushyikirize Balaki. Balāmu asanga Balaki ahagararanye n'abatware b'Abamowabu, iruhande rw'ibitambo bye bikongorwa n'umuriro. Balaki aramubaza ati: “Uhoraho avuze iki?” Balāmu arahanura ati: “Balaki we, haguruka wumve, mwene Sipori, ntega amatwi. Imana si umuntu kugira ngo ibeshye, si n'ikiremwamuntu kugira ngo yisubireho. Nta cyo ivuga ngo ibure kugikora, icyo isezeranye iragisohoza. Yantegetse guhesha Abisiraheli umugisha, yarawubahaye, sinabihindura. Ntihakabeho ibyago mu bakomoka kuri Yakobo, umubabaro ntukarangwe muri abo Bisiraheli. Uhoraho Imana yabo abe hamwe na bo, ni we mwami bavugiriza impundu. Imana yabakuye mu Misiri, nibahe imbaraga nk'iz'imbogo. Nta bupfumu bwagira icyo butwara abakomoka kuri Yakobo, nta n'umutukīro wafata Abisiraheli. Kuva ubu abantu bazatangara bati: ‘Dore ibyo Imana yakoreye Abisiraheli! Ni ubwoko bubaduka nk'intare y'ingore, buvumbuka nk'intare y'ingabo, ntiryama itararya umuhigo, ntiryama itaranywa amaraso y'icyo yishe.’ ” Balaki abwira Balāmu ati: “Niba udashoboye kubavuma, nibura wibasabira umugisha!” Balāmu aramusubiza ati: “Mbese sinakubwiye nti: ‘Icyo Uhoraho avuga ni cyo ndi bukore?’ ” Balaki abwira Balāmu ati: “Ngwino nkujyane ahandi hantu. Ahari Imana irakunda ko ubamvumira.” Balaki amujyana mu mpinga ya Pewori ahitegeye ubutayu. Balāmu abwira Balaki kumwubakishiriza aho hantu intambiro ndwi, no kumushakira ibimasa birindwi n'amapfizi y'intama arindwi. Balaki abigenza nk'uko Balāmu abivuze, atambira kuri buri rutambiro ikimasa n'impfizi y'intama. Balāmu abonye ko Uhoraho ashaka guha Abisiraheli umugisha, ntiyajya guhanūza nka mbere, ahubwo arahindukira areba mu butayu, abona Abisiraheli bashinze amahema bakurikije imiryango yabo. Mwuka w'Imana amuzaho, maze Balāmu arahanura ati: “Nimwumve ubutumwa bwa Balāmu mwene Bewori, nimwumve ubutumwa bw'umuntu ubonekerwa. Ni ubutumwa bw'umuntu wumva amagambo y'Imana, ni umuntu wabonekewe na Nyirububasha, ni umuntu utwarwa mu iyerekwa akareba. “Mbega ngo amahema y'abakomoka kuri Yakobo araba meza! Mbega ukuntu amahema y'Abisiraheli ashinze neza! Bazamera nk'imigezi itemba mu bikombe, bazamera nk'imirima yegereye uruzi, bazamera nk'ibiti by'imisagavu byatewe n'Uhoraho, bazamera nk'amasederi yameze iruhande rw'amazi. Amariba yabo ntazakama, imbuto batera ntizizabura amazi yo kuzivomēra. Umwami wabo azarusha Agagi gukomera, ubwami bwabo buzashyirwa hejuru. Imana yabakuye mu Misiri, izabaha imbaraga nk'iz'imbogo. Amahanga abarwanya bazayamira bunguri, bazamenagura amagufwa yayo, bazayarasa imyambi bayahamye. Bazaryama nk'intare y'ingabo ihāze, uzabashotōra azabona ishyano! Uzabasabira umugisha na we azawuhabwe, uzabavuma na we azavumwe!” Balaki arakarira Balāmu cyane akubita agatoki ku kandi, aramubwira ati: “Nagutumiriye kuvuma abanzi banjye, none ubahesheje umugisha incuro eshatu! Hoshi subira iwanyu! Nari nakubwiye ko nzaguhemba bishimishije, none Uhoraho arabikuvukije.” Balāmu aramusubiza ati: “Nabwiye abo wantumyeho ko naho wampa ifeza n'izahabu byuzuye ingoro yawe, ntaca ku itegeko ry'Uhoraho. Ku bwanjye sinshobora gutanga umugisha cyangwa kuvuma, ngomba kuvuga gusa icyo Uhoraho ambwiye. Ariko ntarasubira iwacu, reka nkumenyeshe uko Abisiraheli bazagenza ubwoko bwawe mu bihe bizaza.” Nuko Balāmu arahanura ati: “Nimwumve ubutumwa bwa Balāmu mwene Bewori, nimwumve ubutumwa bw'umuntu ubonekerwa. Ni ubutumwa bw'umuntu wumva amagambo y'Imana, ni umuntu usobanukiwe n'ubwenge bw'Isumbabyose, ni umuntu wabonekewe na Nyirububasha, ni umuntu utwarwa mu iyerekwa akareba. “Ndareba umuntu wo mu gihe kizaza, ndamwitegereza ariko aracyari kure. Azakomoka kuri Yakobo, arabagirana nk'inyenyeri, ni umwami uzakomoka kuri Isiraheli. Azamena imitwe y'Abamowabu, azarimbura Abasheti bose. Azigarurira igihugu cy'abanzi be b'Abedomu, azigarurira imisozi yabo y'i Seyiri, Abisiraheli bazakomera. Uzakomoka kuri Yakobo azategeka ibyo bihugu, azarimbura abacitse ku icumu bo mu mijyi yabyo.” Balāmu yeretswe iby'Abamaleki, arahanura ati: “Abamaleki barusha andi mahanga gukomera, ariko amaherezo bazarimbuka.” Yeretswe n'iby'Abakeni, arahanura ati: “Aho mutuye harakomeye, hameze nk'icyari kiri ahirengeye ku rutare. Ariko Abakeni bazakongorwa n'umuriro, Abanyashūru bazabajyana ho iminyago.” Arongera arahanura ati: “Mbega ishyano! Imana nikora ibyo, ni nde uzashobora kurokoka? Abanyashipure bazambuka inyanja, bazatsinda Abanyashūru n'abakomoka kuri Eberi, nyamara Abanyashipure na bo bazarimbuka.” Hanyuma Balāmu yisubirira iwabo, Balaki na we asubira iwe. Igihe Abisiraheli bari i Shitimu, batangira gusambana n'Abamowabukazi. Abamowabu batambiraga imana zabo ibitambo, Abamowabukazi bagatumira Abisiraheli kugira ngo baze kwifatanya na bo. Abisiraheli basangiye na bo inyama z'ibyo bitambo, kandi baramya imana zabo. Bityo Abisiraheli bayoboka ikigirwamana Bāli y'i Pewori, birakaza Uhoraho cyane. Abwira Musa ati: “Koranya abatware bose b'Abisiraheli, ubamanike ku mugaragaro imbere y'Ihema ryanjye, maze ndeke kurakarira Abisiraheli.” Musa abwira abacamanza b'Abisiraheli ati: “Abo mu bantu mushinzwe bayobotse Bāli y'i Pewori, mubice!” Abisiraheli bakiri imbere y'Ihema ry'ibonaniro baririra abishwe, umugabo w'Umwisiraheli azana Umumidiyanikazi mu nkambi, Musa n'abandi Bisiraheli babireba. Finehasi mwene Eleyazari mwene Aroni umutambyi abibonye, ahaguruka mu ikoraniro ajya gushaka icumu. Yinjira mu ihema ry'uwo Mwisiraheli amusanga aho yari aryamanye n'uwo mugore, abatera icumu rirabahinguranya. Nuko icyorezo cyari cyateye Abisiraheli kirashira. Icyo cyorezo cyishe abantu ibihumbi makumyabiri na bine. Hanyuma Uhoraho abwira Musa ati: “Finehasi mwene Eleyazari mwene Aroni umutambyi yafushye mu cyimbo cyanjye, ntiyihanganira ko Abisiraheli banyimūra. Ni we watumye ndeka kubarakarira, naho ubundi mba nabatsembye. None umubwire ko musezeranyije kuzamuha amahoro. Kubera ko yandwaniye ishyaka agahongerera Abisiraheli, musezeranyije ko we n'abazamukomokaho bazaba abatambyi uko ibihe bihaye ibindi.” Umwisiraheli wicanywe n'Umumidiyanikazi, yitwaga Zimuri mwene Salu, umwe mu batware b'amazu y'Abasimeyoni. Umumidiyanikazi bicanywe, yitwaga Kozibi mwene Suri, wari umwe mu batware b'amazu y'Abamidiyani. Nuko Uhoraho abwira Musa ati: “Nimutere Abamidiyani mubice. Ni bo banzi babashutse muracumura, mu byabereye i Pewori no ku bya Kozibi umukobwa w'umutware wabo. Kozibi uwo ni we watewe icumu igihe nabatezaga icyorezo kubera iby'i Pewori.” Nyuma y'icyo cyorezo, Uhoraho abwira Musa na Eleyazari mwene Aroni umutambyi ati: “Nimubarure Abisiraheli bose mukurikije amazu yabo, muhereye ku bafite imyaka makumyabiri bashobora kujya ku rugamba.” Musa n'umutambyi Eleyazari babibwirira Abisiraheli mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, ahateganye n'i Yeriko. Babigenza nk'uko Uhoraho yabitegetse Musa. Dore imiryango y'Abisiraheli yavuye mu Misiri. Umuryango wa Rubeni impfura ya Yakobo wari ugizwe n'amazu akurikira: Abahanoki bakomoka kuri Hanoki, n'Abapalu bakomoka kuri Palu. Abahesironi bakomoka kuri Hesironi, n'Abakarumi bakomoka kuri Karumi. Ayo ni yo mazu y'Abarubeni, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo ine na bitatu na magana arindwi mirongo itatu. Abakomoka kuri Palu ni Eliyabu, n'abahungu be Nemuweli na Datani na Abiramu. Datani na Abiramu ni bo bari bahagarariye Abisiraheli bigometse kuri Musa na Aroni. Bari bafatanyije na Kōra kugomera Uhoraho, ubutaka burasaduka burabamira, bapfira rimwe na Kōra na bagenzi be magana abiri na mirongo itanu bakongowe n'umuriro. Ibyo byabereyeho kuburira abandi. Ariko abakomoka kuri Kōra bo ntibishwe. Umuryango wa Simeyoni wari ugizwe n'amazu akurikira: Abanemuweli bakomoka kuri Nemuweli, n'Abayamini bakomoka kuri Yamini, n'Abayakini bakomoka kuri Yakini. Abazera bakomoka kuri Zera, n'Abashawuli bakomoka kuri Shawuli. Ayo ni yo mazu y'Abasimeyoni, yari agizwe n'abagabo ibihumbi makumyabiri na bibiri na magana abiri. Umuryango wa Gadi wari ugizwe n'amazu akurikira: Abasefoni bakomoka kuri Sefoni, n'Abahagi bakomoka kuri Hagi, n'Abashuni bakomoka kuri Shuni. Abozini bakomoka kuri Ozini, n'Aberi bakomoka kuri Eri. Abarodi bakomoka kuri Arodi, n'Abarēli bakomoka kuri Arēli. Ayo ni yo mazu y'Abagadi, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo ine na magana atanu. Abahungu babiri ba Yuda, Eri na Onani, bapfiriye mu gihugu cya Kanāni. Ni yo mpamvu umuryango wa Yuda wari ugizwe n'amazu akurikira: Abashela bakomoka kuri Shela, n'Abazera bakomoka kuri Zera, n'Abaperesi bakomoka kuri Perēsi. Mu Baperēsi harimo Abahesironi bakomoka kuri Hesironi, n'Abahamuli bakomoka kuri Hamuli. Ayo ni yo mazu y'Abayuda, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo irindwi na bitandatu na magana atanu. Umuryango wa Isakari wari ugizwe n'amazu akurikira: Abatola bakomoka kuri Tola, n'Abapuwa bakomoka kuri Puwa. Abayashubu bakomoka kuri Yashubu, n'Abashimuroni bakomoka kuri Shimuroni. Ayo ni yo mazu y'Abisakari, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo itandatu na bine na magana atatu. Umuryango wa Zabuloni wari ugizwe n'amazu akurikira: Abaseredi bakomoka kuri Seredi, n'Abeloni bakomoka kuri Eloni, n'Abayahilēli bakomoka kuri Yahilēli. Ayo ni yo mazu y'Abazabuloni, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo itandatu na magana atanu. Yozefu yari afite abahungu babiri, Manase na Efurayimu. Umuryango wa Manase wari ugizwe n'amazu akurikira: Abamakiri bakomoka kuri Makiri, n'Abagileyadi bakomoka kuri Gileyadi mwene Makiri. Abagileyadi bari bagizwe n'amazu akurikira: Abayezeri bakomoka kuri Yezeri, n'Abaheleki bakomoka kuri Heleki. Abasiriyēli bakomoka kuri Asiriyēli, n'Abashekemu bakomoka kuri Shekemu. Abashemida bakomoka kuri Shemida, n'Abaheferi bakomoka kuri Heferi. Selofehadi mwene Heferi nta bahungu yabyaye, yabyaye abakobwa gusa. Abakobwa be bitwaga Mahila na Nowa na Hogila, na Milika na Tirusa. Ayo ni yo mazu y'Abamanase, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo itanu na bibiri na magana arindwi. Umuryango wa Efurayimu wari ugizwe n'amazu akurikira: Abashutela bakomoka kuri Shutela, n'Ababekeri bakomoka kuri Bekeri, n'Abatahani bakomoka kuri Tahani. Mu Bashutela harimo Aberani bakomoka kuri Erani. Ayo ni yo mazu y'Abefurayimu, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo itatu na bibiri na magana atanu. Ngabo abakomoka kuri Yozefu hakurikijwe amazu yabo. Umuryango wa Benyamini wari ugizwe n'amazu akurikira: Ababela bakomoka kuri Bela, n'Abashibeli bakomoka kuri Ashibeli, n'Abahiramu bakomoka kuri Ahiramu. Abashufamu bakomoka kuri Shufamu, n'Abahufamu bakomoka kuri Hufamu. Mu Babela harimo Abaridi bakomoka kuri Aridi, n'Abanāmani bakomoka kuri Nāmani. Ayo ni yo mazu y'Ababenyamini, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo ine na bitanu na magana atandatu. Umuryango wa Dani wari ugizwe n'inzu y'Abashuhamu bakomoka kuri Shuhamu. Inzu y'Abashuhamu yari igizwe n'abagabo ibihumbi mirongo itandatu na bine na magana ane. Umuryango wa Ashēri wari ugizwe n'amazu akurikira: Abayimuna bakomoka kuri Yimuna, n'Abayishiwi bakomoka kuri Yishiwi, n'Ababeriya bakomoka kuri Beriya. Mu Baberiya harimo Abaheberi bakomoka kuri Heberi, n'Abamalikiyeli bakomoka kuri Malikiyeli. Ashēri yari afite n'umukobwa witwa Sera. Ayo ni yo mazu y'Abashēri, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo itanu na bitatu na magana ane. Umuryango wa Nafutali wari ugizwe n'amazu akurikira: Abayahisēli bakomoka kuri Yahisēli, n'Abaguni bakomoka kuri Guni. Abayeseri bakomoka kuri Yeseri, n'Abashilemu bakomoka kuri Shilemu. Ayo ni yo mazu y'Abanafutali, yari agizwe n'abagabo ibihumbi mirongo ine na bitanu na magana ane. Abagabo bose b'Abisiraheli babaruwe, bari ibihumbi magana atandatu na kimwe na magana arindwi mirongo itatu. Uhoraho abwira Musa ati: “Ngiyo imiryango izagabana igihugu cya Kanāni, bakurikije umubare w'abari muri buri muryango. Umuryango munini uzahabwe umugabane munini, umuryango muto uhabwe umugabane muto, hakurikijwe ababaruwe. Buri muryango uzahabwe umugabane hakoreshejwe ubufindo, kugira ngo bamenye ahazatuzwa imiryango minini cyangwa imito.” Umuryango wa Levi na wo warabaruwe. Wari ugizwe n'amazu akurikira: Abagerishoni bakomoka kuri Gerishoni, n'Abakehati bakomoka kuri Kehati, n'Abamerari bakomoka kuri Merari. Muri ayo mazu harimo n'Abalibuni n'Abaheburoni, n'Abamahili n'Abamushi n'Abakōra. Kehati yabyaye Amuramu. Amuramu uwo arongora Yokebedi, umukobwa Levi yabyariye mu Misiri. Yokebedi na Amuramu babyaranye Aroni na Musa, na mushiki wabo Miriyamu. Aroni yabyaye Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari, ariko Nadabu na Abihu bishwe bazize kuzana imbere y'Uhoraho umuriro udakwiye. Abalevi b'igitsinagabo bose bamaze ukwezi n'abakurengeje, bari ibihumbi makumyabiri na bitatu. Ntibabaruwe kimwe n'abandi Bisiraheli, kubera ko nta mugabane w'ubutaka bagombaga kubona. Ngiryo ibarura Musa n'umutambyi Eleyazari bakoze igihe Abisiraheli bari mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, ahateganye n'i Yeriko. Mu babaruwe icyo gihe, nta muntu n'umwe mu babaruwe na Musa n'umutambyi Aroni mu butayu bwa Sinayi wari ukiriho, uretse Kalebu mwene Yefune na Yozuwe mwene Nuni. Abandi bose bari baraguye mu butayu, nk'uko Uhoraho yari yarabivuze. Mahila na Nowa na Hogila, na Milika na Tirusa bari abakobwa ba Selofehadi mwene Heferi, mwene Gileyadi mwene Makiri, mwene Manase mwene Yozefu. Abo bakobwa baza imbere ya Musa n'umutambyi Eleyazari n'abatware n'ikoraniro ryose, ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro baravuga bati: “Data yapfiriye mu butayu nta bahungu asize. Yapfuye azize ibyaha bye, ariko ntiyari mu bafatanyije na Kōra kugomera Uhoraho. Ntibikwiye rero ko inzu ya data izima kubera ko atabyaye abahungu. Nimuduhe gakondo kimwe na bene wacu.” Musa ashyikiriza Uhoraho ikibazo cyabo. Uhoraho aramusubiza ati: “Ibyo abakobwa ba Selofehadi bavuga bifite ishingiro, ubahe ibyari kuba ibya se, bagire gakondo kimwe na bene wabo. Kandi ubwire Abisiraheli ko umuntu napfa adasize umuhungu, gakondo ye izajya ihabwa umukobwa we. Niba nta mukobwa afite, gakondo ye ijye ihabwa abavandimwe be. Niba nta bavandimwe afite, ijye ihabwa ba se wabo. Niba nta se wabo afite, ijye ihabwa uwo bafitanye isano ya bugufi abe ari we uyiragwa. Ibibazo nk'ibyo Abisiraheli bajye babikemura batyo.” Uko ni ko Uhoraho yategetse Musa. Uhoraho abwira Musa ati: “Uzazamuke ujye mu mpinga y'uriya musozi wo mu bisi bya Abarīmu, uterere amaso witegereze igihugu nahaye Abisiraheli. Numara kucyitegereza uzapfa nka mukuru wawe Aroni, kubera ko mutanyumviye ngo mwereke Abisiraheli ubuziranenge bwanjye, cya gihe banyijujutiraga babuze amazi i Meriba.” Meriba ni ya sōko yo hafi y'i Kadeshi mu butayu bwa Tsini. Nuko Musa abwira Uhoraho ati: “Uhoraho Mana, ni wowe ubeshaho abo waremye. Shyiraho umuntu wo kuyobora Abisiraheli mu gihe bazaba bari mu ngendo, cyangwa bagabye igitero cyangwa bavuye ku rugamba, be kuba nk'intama zitagira umushumba.” Umuhe ku butegetsi bwawe kugira ngo Abisiraheli bose bamwumvire. Yozuwe na we ajye yiyambaza umutambyi Eleyazari kugira ngo amenye icyo nshaka, kandi angishe inama akoresheje Urimu. Bityo Yozuwe n'Abisiraheli bose bazajya bumvira Eleyazari mu byo bakora byose.” Musa abigenza nk'uko Uhoraho yamutegetse, ahagarika Yozuwe imbere y'umutambyi Eleyazari n'Abisiraheli bose, amurambikaho ibiganza. Musa atangaza ko ari we uzamusimbura nk'uko Uhoraho yari yabimutegetse. Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli ati: “Mu bihe byategetswe mujye munzanira ibyokurya by'amaturo atwikwa, kugira ngo impumuro yayo inshimishe. Dore amaturo atwikwa muzajya muntura: buri munsi mujye muzana abana b'intama babiri badafite inenge kandi batarengeje umwaka, mubanture ho igitambo gikongorwa n'umuriro. Umwe mujye muwutamba mu gitondo, undi nimugoroba, muwuturane n'ikiro cy'ifu ivanze na litiro y'amavuta y'iminzenze. Ibyo bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, byatambiwe bwa mbere ku musozi wa Sinayi. Ni amaturo atwikwa, impumuro yayo ikanshimisha. Igihe mutamba umwana w'intama mu gitondo mujye muntura n'ituro risukwa, musuke litiro ya divayi mu rugo rw'Ihema ryanjye. N'igihe mutamba umwana w'intama nimugoroba, mujye mwongera munture ituro ry'ibinyampeke n'irisukwa. Impumuro y'ayo maturo atwikwa iranshimisha. “Ku munsi w'isabato, mujye muntura abana b'intama babiri badafite inenge kandi batarengeje umwaka, n'ibiro bibiri by'ifu ivanze n'amavuta n'ituro risukwa ryabigenewe. Ibyo bitambo byo ku isabato mujye mubyongera ku bisanzwe bya buri munsi, no ku maturo asukwa yabigenewe. “Ku itariki ya mbere ya buri kwezi, mujye muntura ibimasa bibiri n'impfizi y'intama, n'abana b'intama barindwi batarengeje umwaka, byose bidafite inenge, mubitambe ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Buri tungo mujye muriturana n'ituro ry'ibinyampeke, ry'ifu ivanze n'amavuta y'iminzenze ku buryo bukurikira: buri kimasa mujye mugiturana n'ibiro bitatu by'ifu, impfizi y'intama muyiturane n'ibiro bibiri, naho buri mwana w'intama muwuturane n'ikiro kimwe. Impumuro y'ibyo bitambo bikongorwa n'umuriro n'amaturo atwikwa iranshimisha. Buri tungo kandi mujye muriturana n'ituro risukwa rya divayi ku buryo bukurikira: buri kimasa mujye mugiturana na litiro ebyiri, impfizi y'intama muyiturane na litiro imwe n'igice, naho buri mwana w'intama muwuturane na litiro imwe. Ibyo ni byo bitambo muzajya muntambira ku itariki ya mbere ya buri kwezi. Uwo munsi mujye muntura n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha, muyongere ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo asukwa yabigenewe. “Ku itariki ya cumi n'enye y'ukwezi kwa mbere mujye munyizihiriza Pasika. Naho ku itariki ya cumi n'eshanu y'uko kwezi, mutangire kwizihiza iminsi mikuru y'imigati idasembuye imara iminsi irindwi. Mujye muyitangiza ikoraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora uwo munsi. Mujye munzanira aya maturo atwikwa: ibimasa bibiri n'impfizi y'intama, n'abana b'intama barindwi batarengeje umwaka, byose bidafite inenge, mubitambe ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Buri tungo mujye muriturana n'ituro ry'ibinyampeke ry'ifu ivanze n'amavuta ku buryo bukurikira: buri kimasa mujye mugiturana n'ibiro bitatu by'ifu, impfizi y'intama muyiturane n'ibiro bibiri, naho buri mwana w'intama muwuturane n'ikiro kimwe. Uwo munsi mujye muntura n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha byanyu. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku gitambo gikongorwa n'umuriro gisanzwe cy'icyo gitondo. Muri iyo minsi uko ari irindwi, mujye muntura ibyokurya by'amaturo atwikwa. Impumuro yayo iranshimisha. Mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo asukwa yabigenewe. Ku munsi wa karindwi, mujye mukora irindi koraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora. “Ku munsi mukuru w'isarura ry'ibinyampeke, mujye mukora ikoraniro ryo kunsenga, munture n'ituro ry'umuganura w'ibinyampeke, mwe kugira imirimo mukora. Mujye muntura n'ibimasa bibiri n'impfizi y'intama, n'abana b'intama barindwi batarengeje umwaka, mubitambe ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Buri tungo mujye muriturana n'ituro ry'ibinyampeke ry'ifu ivanze n'amavuta ku buryo bukurikira: buri kimasa mujye mugiturana n'ibiro bitatu by'ifu, impfizi y'intama muyiturane n'ibiro bibiri, naho buri mwana w'intama muwuturane n'ikiro kimwe. Mujye muntura n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha byanyu. Ayo matungo yose agomba kuba adafite inenge. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe.” Uhoraho akomeza kubwira Musa ati: “Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa karindwi ntimukagire imirimo mukora, ahubwo mujye mukora ikoraniro ryo kunsenga, muritangaze muvuza impanda. Mujye muntura ikimasa n'impfizi y'intama, n'abana b'intama barindwi batarengeje umwaka, byose bidafite inenge, mubitambe ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Impumuro yabyo iranshimisha. Buri tungo mujye muriturana n'ituro ry'ibinyampeke ry'ifu ivanze n'amavuta y'iminzenze ku buryo bukurikira: ikimasa mujye mugiturana n'ibiro bitatu by'ifu, impfizi y'intama muyiturane n'ibiro bibiri, naho buri mwana w'intama muwuturane n'ikiro kimwe. Mujye muntura n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha byanyu. Mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri kwezi n'ibya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe. Impumuro y'ayo maturo atwikwa iranshimisha. “Ku itariki ya cumi y'uko kwezi kwa karindwi ntimukagire imirimo mukora, ahubwo mujye mwigomwa kurya, mukore ikoraniro ryo kunsenga. Mujye muntura ikimasa n'impfizi y'intama, n'abana b'intama barindwi batarengeje umwaka, byose bidafite inenge, mubitambe ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Impumuro yabyo iranshimisha. Buri tungo mujye muriturana n'ituro ry'ibinyampeke ry'ifu ivanze n'amavuta ku buryo bukurikira: ikimasa mujye mugiturana n'ibiro bitatu by'ifu, impfizi y'intama muyiturane n'ibiro bibiri, naho buri mwana w'intama muwuturane n'ikiro kimwe. Mujye muntura n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha, muyizanane na ya yindi yo gukuraho ibyaha byanyu. Mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe. “Ku itariki ya cumi n'eshanu y'uko kwezi kwa karindwi, mujye muza mumare icyumweru munyizihiza. Uwo munsi ntimukagire imirimo mukora, ahubwo mujye mukora ikoraniro ryo kunsenga. Mujye muntura ibimasa cumi na bitatu n'amapfizi y'intama abiri, n'abana b'intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge, mubitambe ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Impumuro y'ayo maturo atwikwa iranshimisha. Buri tungo mujye muriturana n'ituro ry'ibinyampeke ry'ifu ivanze n'amavuta ku buryo bukurikira: buri kimasa mujye mugiturana n'ibiro bitatu by'ifu, buri mpfizi y'intama muyiturane n'ibiro bibiri, naho buri mwana w'intama muwuturane n'ikiro kimwe. Mujye muntura n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe. “Ku munsi wa kabiri, mujye muntambira ibimasa cumi na bibiri n'amapfizi y'intama abiri, n'abana b'intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge. Mujye mubiturana n'amaturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe, n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe. “Ku munsi wa gatatu, mujye muntambira ibimasa cumi na kimwe n'amapfizi y'intama abiri, n'abana b'intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge. Mujye mubiturana n'amaturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe, n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe. “Ku munsi wa kane, mujye muntambira ibimasa icumi n'amapfizi y'intama abiri, n'abana b'intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge. Mujye mubiturana n'amaturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe, n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe. “Ku munsi wa gatanu, mujye muntambira ibimasa icyenda n'amapfizi y'intama abiri n'abana b'intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge. Mujye mubiturana n'amaturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe, n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe. “Ku munsi wa gatandatu, mujye muntambira ibimasa umunani n'amapfizi y'intama abiri, n'abana b'intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge. Mujye mubiturana n'amaturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe, n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe. “Ku munsi wa karindwi, mujye muntambira ibimasa birindwi n'amapfizi y'intama abiri, n'abana b'intama cumi na bane batarengeje umwaka, byose bidafite inenge. Mujye mubiturana n'amaturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe, n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe. “Ku munsi wa munani, ntimukagire imirimo mukora ahubwo mujye muteranira hamwe, munture ikimasa n'impfizi y'intama n'abana b'intama barindwi batarengeje umwaka, byose bidafite inenge, mubitambe ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Impumuro yabyo iranshimisha. Mujye mubiturana n'amaturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe, n'isekurume y'ihene y'igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo bitambo mujye mubyongera ku bitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, no ku maturo y'ibinyampeke n'asukwa yabigenewe. “Ibyo ni byo muzantura ku minsi mikuru, mubyongeye ku bitambo byanyu byo guhigura umuhigo n'ibikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro, no ku maturo yanyu y'ubushake n'ay'ibinyampeke n'asukwa.” Musa abwira Abisiraheli ibyo Uhoraho yari yamutegetse byose. Musa abwira abatware b'imiryango y'Abisiraheli ati: “Nimwumve ibyo Uhoraho yategetse. Umuntu nahiga umuhigo wo gutura Uhoraho ituro cyangwa akarahirira kugira icyo yigomwa, ntagace ku isezerano rye, ahubwo ajye aryubahiriza. “Umukobwa w'inkumi ukiri kwa se nahiga umuhigo wo gutura Uhoraho ituro, cyangwa akarahirira kugira icyo yigomwa, se akabyumva akabyihorera, uwo mukobwa ajye asohoza icyo yasezeranye. Icyakora se nabimubuza ku munsi yabyumviyeho, Uhoraho ntazabihōra uwo mukobwa kuko se azaba yamubujije gusohoza icyo yasezeranye. “Umukobwa nahiga umuhigo cyangwa akagira icyo arahirira atabitekerejeho, agashyingirwa atarasohoza icyo yasezeranye, umugabo we ntabimubuze ku munsi abyumviyeho, umugore we ajye asohoza icyo yasezeranye. Ariko umugabo we nabimubuza uwo munsi, Uhoraho ntazahōra uwo mugore kudasohoza icyo yasezeranye. “Umupfakazi cyangwa umugore wasenzwe, ajye asohoza icyo yasezeranye cyose. “Umugore ufite umugabo nahiga umuhigo cyangwa akarahirira kugira icyo yigomwa, umugabo we akabyumva ntamubuze, uwo mugore ajye asohoza icyo yasezeranye cyose. Ariko umugabo we nabimubuza ku munsi yabyumviyeho, Uhoraho ntazabihōra uwo mugore kuko umugabo we azaba yamubujije gusohoza icyo yasezeranye. Umugabo afite uburenganzira bwo kwemera cyangwa guhakana imihigo umugore we yahize, cyangwa icyo yarahiriye kwigomwa. Natagira icyo amubuza ku munsi yabyumviyeho, azaba yemeye ko umugore we asohoza icyo yasezeranye cyose. Ariko umugabo namubuza kugisohoza nyuma y'uwo munsi, ni we ukwiriye guhanirwa ko umugore we atashohoje icyo yasezeranye.” Ayo ni yo mabwiriza Uhoraho yahaye Musa ku byerekeye imihigo y'abagore, n'abakobwa bakiri kwa se. Uhoraho abwira Musa ati: “Ugiye kuzapfa, ariko uzabanze uhōre Abamidiyani ibibi bakoreye Abisiraheli.” Nuko Musa abwira Abisiraheli ati: “Nimutoranye abajya kurwanya Abamidiyani, mubahōre ibyo bakoreye Uhoraho. Mutoranye umutwe w'ingabo igihumbi muri buri muryango w'Abisiraheli zitabare.” Nuko Abisiraheli batoranya ingabo ibihumbi cumi na bibiri, zitegura intwaro kugira ngo zitabare. Musa azohereza ku rugamba, ziri kumwe na Finehasi mwene Eleyazari umutambyi. Finehasi yajyanye ibikoresho byo mu Ihema, n'impanda zo gukoresha ku rugamba. Nuko zitera Abamidiyani nk'uko Uhoraho yabitegetse Musa, zica abagabo bose. Zica n'abami batanu b'Abamidiyani ari bo Ewi na Rekemu, na Suri na Huri na Reba. Zica na Balāmu mwene Bewori. Abisiraheli banyaga abagore n'abana b'Abamidiyani, banyaga amatungo yabo yose, basahura n'ubutunzi bwabo bwose. Batwika imijyi yose y'Abamidiyani n'inkambi zabo zose. Hanyuma batabarukana ibyo basahuye n'iminyago y'abantu n'amatungo, babishyīra Musa n'umutambyi Eleyazari n'Abisiraheli bose, aho bari bashinze amahema mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, ahateganye n'i Yeriko. Musa n'umutambyi Eleyazari n'abatware b'Abisiraheli bose, basanganirira ingabo inyuma y'inkambi. Musa arakarira abatwaraga ingabo ibihumbi n'abatwaraga amagana batabarutse, arababaza ati: “Kuki mutishe abagore? Ntimuzi ko ari bo bakurikije inama za Balāmu, bagatuma Abisiraheli bacumura ku Uhoraho mu byabereye i Pewori? Ni bo batumye icyorezo gitera mu Bisiraheli. None nimwice abahungu bose n'abagore bose, ariko abakobwa ntimubice, ahubwo mubijyanire. Mushinge kandi amahema yanyu inyuma y'inkambi muhamare iminsi irindwi. Maze ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi, uwishe umuntu wese n'uwakoze ku ntumbi wese hamwe n'abo bakobwa, muzihumanure. Muzahumanure n'imyambaro yose n'ibikoze mu mpu no mu bwoya bw'ihene byose n'ibibajwe mu biti byose.” Umutambyi Eleyazari abwira ingabo zitabarutse ku rugamba ati: “Nimukurikize ibyo Uhoraho yategetse Musa. Izahabu n'ifeza n'umuringa n'ibindi byuma byose bidashobora gutwikwa n'umuriro, mubihumanure mubicishije mu muriro, kandi mubyogeshe amazi yo guhumanura. Naho ibintu byashobora gutwikwa n'umuriro mubyogeshe ayo mazi gusa. Nimumara kumesa imyambaro yanyu ku munsi wa karindwi, muzaba muhumanutse mubone gusubira mu nkambi.” Uhoraho abwira Musa ati: “Wowe n'umutambyi Eleyazari n'abakuru b'Abisiraheli, mubare iminyago yose y'abantu n'iy'amatungo. Nuko uyigabanyemo kabiri, umugabane umwe uhabwe abatabarutse ku rugamba, undi uhabwe abandi Bisiraheli. Ku mugabane w'abatabarutse ukureho ibyo kunyegurira ku buryo bukurikira: umuntu umwe mu bantu magana atanu, n'itungo rimwe mu matungo magana atanu, yaba inka cyangwa indogobe, cyangwa ihene cyangwa intama. Ubikure ku mugabane wabo maze ubihe umutambyi Eleyazari, bibe nk'ituro rinyeguriwe. No ku mugabane w'abandi Bisiraheli ukure umuntu umwe mu bantu mirongo itanu, n'itungo rimwe mu matungo mirongo itanu, yaba inka cyangwa indogobe cyangwa ihene cyangwa intama. Ubihe Abalevi bashinzwe Ihema ryanjye.” Musa n'umutambyi Eleyazari babigenza nk'uko Uhoraho yabitegetse Musa. Iminyago ingabo z'Abisiraheli zazanye, yari igizwe n'intama n'ihene ibihumbi magana atandatu mirongo irindwi na bitanu, n'inka ibihumbi mirongo irindwi na bibiri, n'indogobe ibihumbi mirongo itandatu na kimwe, n'abakobwa ibihumbi mirongo itandatu na bibiri. Abatabarutse bahawe kimwe cya kabiri cy'iyo minyago. Mu ntama n'ihene ibihumbi magana atatu mirongo itatu na birindwi na magana atanu bahawe, magana atandatu mirongo irindwi n'eshanu zeguriwe Uhoraho. Mu nka ibihumbi mirongo itatu na bitandatu bahawe, mirongo irindwi n'ebyiri zeguriwe Uhoraho. Mu ndogobe ibihumbi mirongo itatu na magana atanu bahawe, mirongo itandatu n'imwe zeguriwe Uhoraho. Mu bakobwa ibihumbi cumi na bitandatu bahawe, mirongo itatu na babiri beguriwe Uhoraho. Iyo minyago yeguriwe Uhoraho, Musa ayiha umutambyi Eleyazari nk'uko Uhoraho yabitegetse. Musa aha abandi Bisiraheli umugabane usigaye w'iminyago, wari ugizwe n'intama n'ihene ibihumbi magana atatu mirongo itatu na birindwi na magana atanu, n'inka ibihumbi mirongo itatu na bitandatu, n'indogobe ibihumbi mirongo itatu na magana atanu, n'abakobwa ibihumbi cumi na bitandatu. Kuri uwo mugabane Musa akuraho umukobwa umwe muri mirongo itanu, n'itungo rimwe muri mirongo itanu, abiha Abalevi bashinzwe Ihema ry'Uhoraho nk'uko Uhoraho yabimutegetse. Abatwaraga ingabo ibihumbi n'abatwaraga amagana begera Musa, baramubwira bati: “Nyakubahwa, twabaze ingabo dutwara dusanga nta n'umwe ubuze. Tuzanye n'ibyo twabonye bicuzwe mu izahabu, birimo imikufi yo ku maboko n'ibikomo n'impeta, n'amaherena n'imikufi yo mu ijosi, tuje kubitura Uhoraho kugira ngo duhongerere ibyaha byacu.” Musa n'umutambyi Eleyazari bakira ibyo bintu byose by'izahabu abatware batuye Uhoraho, basanga bipima ibiro ijana na mirongo cyenda. Izo zahabu zavuye ku byo buri ngabo yisahuriye. Musa na Eleyazari bazizana ku Ihema ry'ibonaniro, kugira ngo Abisiraheli bajye bibuka ibyo Uhoraho yabakoreye. Abarubeni n'Abagadi bari batunze cyane, babonye inzuri nziza zo mu ntara ya Yāzeri n'iya Gileyadi, basanga Musa n'umutambyi Eleyazari n'abatware b'Abisiraheli, barababwira bati: kandi niba bikunogeye, uduhe iki gihugu kibe gakondo yacu, twe kuzambuka uruzi rwa Yorodani.” Musa abaza Abagadi n'Abarubeni ati: “Mbese muragira ngo bene wanyu bajye ku rugamba, naho mwebwe mwisigarire ino? Kuki mushaka guca abandi Bisiraheli intege, mubabuza kujya mu gihugu Uhoraho yabahaye? Ibyo ni byo ba so bakoze ubwo naboherezaga gutata icyo gihugu turi i Kadeshi-Barineya. Baragiye baragitata banyuze mu gikombe cya Eshikoli, ariko bagarutse baca abandi Bisiraheli intege, bababuza kujya mu gihugu Uhoraho yabahaye. Uwo munsi Uhoraho yararakaye maze ararahira ati: ‘Aba bantu bavuye mu Misiri banze kunyoboka. Ni yo mpamvu kuva ku bafite imyaka makumyabiri n'abayirengeje, nta n'umwe muri bo uzagera mu gihugu nasezeraniye Aburahamu na Izaki na Yakobo, uretse Kalebu mwene Yefune w'Umukenizi, na Yozuwe mwene Nuni kuko banyobotse badashidikanya.’ Uhoraho yarakariye Abisiraheli cyane, abazerereza mu butayu imyaka mirongo ine kugeza igihe abamucumuyeho bashiriye. None namwe mwafashe imico mibi ya ba so murabakurikiza. Mugiye gutuma Uhoraho yongera kuturakarira. Nimumugomera azongera atuzerereze mu butayu, namwe mube mutumye turimbuka.” Abarubeni n'Abagadi basubiza Musa bati: “Reka tubanze twubakire amatungo yacu ibiraro, twubake n'imijyi yo gutuzamo abo mu miryango yacu, tuyizengurutse inkuta zo kubarinda abanzi. Hanyuma tuzafata intwaro tujye imbere y'abandi Bisiraheli, tubageze aho bazatura. Ntituzasubira mu ngo zacu Umwisiraheli wese atarahabwa gakondo ye. Ntituzagira gakondo hamwe na bo hakurya ya Yorodani, kuko tuzaba duhawe iyacu hakuno iburasirazuba.” Musa arababwira ati: “Ndabyemeye, muzabigenze mutyo. Muzafate intwaro mutabare muyobowe n'Uhoraho, mwambuke Yorodani mumurwanirire kugeza ubwo azatsinda abanzi be, akigarurira icyo gihugu. Nimubigenza mutyo, muzaba mushohoje inshingano z'ibyo mugomba gukorera Uhoraho n'abandi Bisiraheli. Bityo muzashobora gusubira mu miryango yanyu, kandi Uhoraho azabaha iki gihugu ho gakondo. Ariko nimutabigenza mutyo, muzaba mumucumuyeho kandi ntimuzabura kubihanirwa. Ngaho nimwubakire ab'imiryango yanyu imijyi, n'amatungo yanyu muyubakire ibiraro, ariko ntimuzabure gusohoza ibyo mwasezeranye.” Abagadi n'Abarubeni babwira Musa bati: “Databuja, tuzabigenza uko ubitegetse, tuzasiga abana bacu n'abagore bacu n'amatungo yacu yose mu mijyi ya Gileyadi. Natwe databuja, nk'uko wabivuze tuzafata intwaro tujye ku rugamba tuyobowe n'Uhoraho.” Musa ategeka umutambyi Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni, n'abatware b'imiryango y'Abisiraheli ibyerekeye abo bantu agira ati: “Abagadi n'Abarubeni nibemera kuyoborwa n'Uhoraho, bagafata intwaro bakambukana namwe Yorodani mukigarurira igihugu, muzabahe intara ya Gileyadi ho gakondo. Ariko nibatabikora batyo, bazahabwe gakondo hamwe namwe mu gihugu cya Kanāni.” Abagadi n'Abarubeni baramusubiza bati: “Nyakubahwa, tuzakora ibyo Uhoraho yadutegetse. Tuzafata intwaro twinjire mu gihugu cya Kanāni turwanirire Uhoraho, ariko duhabwe gakondo yacu hakuno ya Yorodani.” Musa aha Abagadi n'Abarubeni n'igice cy'umuryango wa Manase mwene Yozefu, igihugu cya Sihoni umwami w'Abamori n'icya Ogi umwami wa Bashani, abaha ibyo bihugu n'imijyi yabyo. Abagadi basana umujyi wa Diboni n'uwa Ataroti n'uwa Aroweri, n'uwa Ataroti-Shofani n'uwa Yāzeri n'uwa Yogibeha, n'uwa Beti-Nimura n'uwa Beti-Harani. Basana iyo mijyi barayikomeza, bubaka n'ibiraro by'amatungo yabo. Abarubeni basana umujyi wa Heshiboni n'uwa Eleyale n'uwa Kiriyatayimu, n'uwa Nebo n'uwa Bāli-Mewoni n'uwa Sibuma, bahindura n'amazina y'imwe muri iyo mijyi. Abakomoka kuri Makiri mwene Manase batera Gileyadi, barahigarurira bahirukana Abamori bari bahatuye. Nuko Musa aha Abamakiri icyo gihugu bagituramo. Undi ukomoka kuri Manase witwa Yayiri, ajya kwigarurira inkambi z'Abamori maze azita Inkambi za Yayiri. N'uwitwa Noba ajya kwigarurira umujyi wa Kenati n'insisiro ziwukikije, awitirira izina rye Noba. Ku itariki ya cumi n'eshanu y'ukwezi kwa mbere, ari wo munsi ukurikira Pasika, Abisiraheli bahagurutse i Ramesesi bagenda barinzwe n'Uhoraho, Abanyamisiri bose babareba. Icyo gihe Abanyamisiri bari bagihamba abana babo bose b'impfura, bari bishwe n'Uhoraho. Uko ni ko Uhoraho yerekanye ko arusha imana z'Abanyamisiri ububasha. Bavuye i Ramesesi bashinga amahema i Sukoti. Bahavuye bayashinga Etamu hafi y'ubutayu. Bahavuye basubira inyuma berekeje i Pihahiroti, bashinga amahema iburasirazuba bw'i Bāli-Sefoni hafi ya Migidoli. Bahavuye bambuka inyanja bagera mu butayu, bagenda iminsi itatu mu butayu bwa Etamu, maze bashinga amahema i Mara. Bahavuye bayashinga Elimu aho basanze amasōko cumi n'abiri n'imikindo mirongo irindwi. Bahavuye bashinga amahema hafi y'Inyanja Itukura. Bahavuye bayashinga mu butayu bwa Sini. Bahavuye bayashinga i Dofuka. Bahavuye bayashinga Alushi. Bahavuye bayashinga i Refidimu, aho babuze amazi yo kunywa. Bahavuye bayashinga mu butayu bwa Sinayi. Bahavuye bayashinga i Kiburoti-Hatāva. Bahavuye bayashinga i Haseroti. Bahavuye bayashinga i Ritima. Bahavuye bayashinga i Rimoni-Perēsi. Bahavuye bayashinga i Libuna. Bahavuye bayashinga i Risa. Bahavuye bayashinga i Kehelata. Bahavuye bayashinga ku musozi wa Sheferi. Bahavuye bayashinga i Harada. Bahavuye bayashinga i Makeloti. Bahavuye bayashinga i Tahati. Bahavuye bayashinga i Terahi. Bahavuye bayashinga i Mitika. Bahavuye bayashinga i Hashimona. Bahavuye bayashinga i Moseroti. Bahavuye bayashinga i Bene-Yākani. Bahavuye bayashinga i Hori-Gidigadi. Bahavuye bayashinga i Yotibata. Bahavuye bayashinga Abirona. Bahavuye bayashinga Esiyoni-Geberi. Bahavuye bayashinga i Kadeshi mu butayu bwa Tsini. Bahavuye bayashinga ku musozi wa Hori, hafi y'umupaka w'igihugu cya Edomu. Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa gatanu k'umwaka wa mirongo ine Abisiraheli bavuye mu Misiri, umutambyi Aroni azamuka umusozi wa Hori abitegetswe n'Uhoraho, maze apfirayo. Icyo gihe Aroni yari amaze imyaka ijana na makumyabiri n'itatu avutse. Nuko umwami wa Aradi iri mu majyepfo ya Kanāni, yumva ko Abisiraheli baje. Abisiraheli bava ku musozi wa Hori, bashinga amahema i Salumona. Bahavuye bayashinga i Punoni. Bahavuye bayashinga Oboti. Bahavuye bayashinga Iyabarīmu, iri ku mupaka w'igihugu cya Mowabu. Bahavuye bayashinga i Diboni y'Abagadi. Bahavuye bayashinga Alumoni-Dibulatayimu. Bahavuye bayashinga mu bisi bya Abarīmu ahateganye na Nebo. Bahavuye bayashinga mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, ahateganye n'i Yeriko. Bashinga amahema yabo muri icyo kibaya ku nkombe za Yorodani, bahereye i Beti-Yeshimoti bageza Abeli-Shitimu. Bakiri mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bwa Yorodani ahateganye n'i Yeriko, Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli ati: “Nimumara kwambuka Yorodani mukagera mu gihugu cya Kanāni, muzirukane abahatuye bose, mutsembe ibigirwamana byabo byose ari ibibajwe cyangwa ibicurano, musenye n'aho babisengera. Muzigarurire icyo gihugu mugiture, kuko nakibahaye ho umurage. Muzakigabanye imiryango n'amazu yanyu yose mukoresheje ubufindo, aho ubufindo buzerekana azabe ari ho buri muryango uzatura. Icyakora umuryango munini uzahabwe umugabane munini, umuryango muto uhabwe umugabane muto. Ariko nimutirukana abatuye muri icyo gihugu, bazababera nk'igitotsi mu jisho cyangwa nk'ihwa mu mubiri. Bazababera abanzi mutuye hamwe. Nimutabirukana, ibyo bari kugirirwa ni mwe nzabigirira.” Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli ati: “Nimutera igihugu cya Kanāni, muzacyigarurire mugeze ku mipaka mbabwira. Mu ruhande rw'amajyepfo ahagana mu butayu bwa Tsini muzagabana n'igihugu cya Edomu. Umupaka wanyu uzahera mu majyepfo y'Ikiyaga cy'Umunyu, unyure mu majyepfo y'umusozi wa Akurabimu, ukomeze mu butayu bwa Tsini ugeze i Kadeshi-Barineya mu majyepfo. Kuva aho uzakomeza unyure i Hasaradari na Asimoni, ukomeze ugere ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri no ku Nyanja ya Mediterane. “Umupaka wanyu w'iburengerazuba uzaba Inyanja ya Mediterane. “Uwo mu majyaruguru uzahera ku Nyanja ya Mediterane unyure ku musozi wa Hori, ukomeze kuri Lebo-Hamati ugeze i Sedadi mu majyaruguru. Kuva aho uzakomeza unyure i Zifuroni ugeze i Hasari-Enani. Uwo abe ari wo mupaka wanyu wo mu majyaruguru. “Umupaka wanyu w'iburasirazuba uzahera Hasari-Enani unyure i Shefamu, ukomeze umanuke ugere i Ribula, iburasirazuba bwa Ayini. Kuva aho uzakomeza ku misozi iri iburasirazuba bw'ikiyaga cya Galileya, ukurikire uruzi rwa Yorodani kugera ku Kiyaga cy'Umunyu. Ngiyo imipaka y'igihugu cyanyu.” Musa abwira Abisiraheli ati: “Icyo ni cyo gihugu Uhoraho yategetse kugabanya imiryango icyenda n'igice hakoreshejwe ubufindo. Umuryango wa Rubeni n'uwa Gadi n'igice cy'uwa Manase yabonye imigabane yayo. Iyo miryango uko ari ibiri n'igice yahawe imigabane yayo iburasirazuba bwa Yorodani.” Uhoraho abwira Musa ati: “Dore amazina y'abantu bazabagabanya igihugu: umutambyi Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni, bafashijwe n'umutware umwe muri buri muryango. Dore amazina y'abo batware: Kalebu mwene Yefune wo mu muryango wa Yuda, Shemweli mwene Amihudi wo mu muryango wa Simeyoni, Elidadi mwene Kisiloni wo mu muryango wa Benyamini, Buki mwene Yogili wo mu muryango wa Dani, Haniyeli mwene Efodi wo mu muryango wa Manase mwene Yozefu, Kemuweli mwene Shifutani wo mu muryango wa Efurayimu, Elisafani mwene Parinaki wo mu muryango wa Zabuloni, Palitiyeli mwene Azani wo mu muryango wa Isakari, Ahihudi mwene Shelomi wo mu muryango wa Ashēri, Pedaheli mwene Amihudi wo mu muryango wa Nafutali.” Abo ni bo Uhoraho yashinze kugabanya Abisiraheli igihugu cya Kanāni. Abisiraheli bakiri mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani ahateganye n'i Yeriko, Uhoraho abwira Musa ati: “Tegeka Abisiraheli ko ku migabane yabo bahaho Abalevi imijyi yo guturamo, n'inzuri ziyikikije. Abalevi bazaba muri iyo mijyi, inzuri ziyikikije zibe iz'amatungo yabo yose. Izo nzuri zizagarukire kuri metero magana ane na mirongo itanu, uhereye ku rukuta rw'umujyi ku mpande zose. Bityo inzuri z'Abalevi zizaba mpande enye, buri ruhande rupima metero magana cyenda, kandi umujyi uzaba uri hagati yazo. Muzahe Abalevi imijyi mirongo ine n'ibiri, mwongereho n'indi itandatu izabe iy'ubuhungiro bw'umuntu wishe undi atabigambiriye. Bityo muzaha Abalevi imijyi mirongo ine n'umunani, hamwe n'inzuri ziyikikije. Muzabahe iyo mijyi mukurikije imijyi iri mu mugabane wa buri muryango, abafite myinshi bazatange myinshi, abafite mike bazatange mike.” Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli ati: “Nimwambuka Yorodani mukagera mu gihugu cya Kanāni, muzitoranyirize imijyi kugira ngo umuntu wishe undi atabigambiriye, abone aho ahungira umuntu ushaka guhōrera uwishwe. Uwishe undi ntakicwe atabanje gucirwa urubanza n'ababishinzwe. Muzatoranye imijyi itandatu ibe iy'ubuhungiro, itatu ibe hakuno ya Yorodani, n'indi itatu ibe hakurya mu gihugu cya Kanāni. Iyo mijyi itandatu izabe ubuhungiro bw'uwishe undi atabigambiriye, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe cyangwa umugenzi. “Umuntu niyica undi amukubise icyitwa icyuma cyose, azaba ari umwicanyi, ajye acirwa urwo gupfa. Namwica amukubise ibuye azaba ari umwicanyi, ajye acirwa urwo gupfa. Namwica amukubise icyitwa igiti cyose azaba ari umwicanyi, ajye acirwa urwo gupfa. Umwicanyi azashyikirizwe ugomba guhōrera uwishwe kugira ngo yicwe. Umuntu nasunika undi ku bugome cyangwa akagira icyo amutera agambiriye kumugirira nabi, bikamuviramo gupfa, cyangwa akamutera ikofi kubera urwango akamwica, azaba ari umwicanyi, ajye acirwa urwo gupfa. Azashyikirizwe ugomba guhōrera uwishwe kugira ngo yicwe. “Ariko umuntu nahutaza undi nta rwango amufitiye, cyangwa akagira icyo amutera atagambiriye kumugirira nabi, cyangwa akamuhirikaho ibuye atamubonye akamwica, kandi atamwanga atanagambiriye kumugirira nabi, icyo gihe uwishe umuntu n'uhōrera uwapfuye, bajye bashyikirizwa abashinzwe ubutabera, babakiranure bakurikije aya mategeko. Bazasubize uwishe umuntu mu mujyi w'ubuhungiro yari yahungiyemo, bityo bazaba bamukijije ushaka guhōrera uwapfuye. Ajye ahaguma kugeza igihe Umutambyi mukuru azapfira. Ariko umuntu wishe undi nava mu mujyi w'ubuhungiro, uhōrera uwapfuye akamwicira inyuma y'uwo mujyi, uwo muhōzi ntazabihanirwe. Uwishe undi agomba kuguma mu mujyi w'ubuhungiro, kugeza igihe Umutambyi mukuru azapfira. Ubwo ni bwo azashobora gusubira muri gakondo ye. Mwebwe n'abazabakomokaho mujye muca imanza mutyo, aho muzaba mutuye hose. “Uzica undi na we azicwe nihagira abagabo babimuhamya, ariko umuntu nashinjwa n'umugabo umwe gusa ntakicwe. Ntimukemere ko umwicanyi atanga indishyi, ajye yicwa. Ntimukemere kandi ko uwahungiye mu mujyi w'ubuhungiro atanga indishyi yo kwicungura kugira ngo asubire muri gakondo ye. Ajye ategereza ko Umutambyi mukuru apfa. Ntimugahumanyishe igihugu cyanyu ubwicanyi. Nta bundi buryo bwo kugihumanura uretse kwica umwicanyi. Ntimugahumanye igihugu muzaturamo kuko nanjye nzaba ngituyemo. Ndi Uhoraho uba hagati yanyu.” Nuko abatware b'inzu ya Gileyadi mwene Makiri mwene Manase mwene Yozefu, baza kureba Musa n'abatware b'amazu y'Abisiraheli. Babwira Musa bati: “Databuja, igihe Uhoraho yagutegekaga ko igihugu kigomba kugabanywa Abisiraheli hakoreshejwe ubufindo, yagutegetse ko abakobwa ba nyakwigendera Selofehadi umuvandimwe wacu, bahabwa umugabane we. Ariko nibashyingirwa mu yindi miryango y'Abisiraheli, umugabane wabo uzavanwa kuri gakondo yacu Abamanase, ushyirwe kuri gakondo y'aho bazashyingirwa, bitume gakondo yacu igabanuka. Umwaka wa Yubile nugera, umugabane wabo uzakurwa kuri gakondo y'umuryango wacu, ushyirwe burundu kuri gakondo y'undi muryango.” Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli ati: “Ibyo Abayozefu bavuga bifite ishingiro. None Uhoraho ategetse ko abakobwa ba Selofehadi bazarongorwa n'abo bihitiyemo, bapfa kuba ari abo mu muryango wa ba sekuruza. Umugabane w'Abisiraheli ntukave mu muryango ngo ujye mu wundi. Buri Mwisiraheli ajye agumana umugabane wo muri gakondo ya ba sekuruza. Mu gihe umukobwa ahawe umunani kwa se, agomba gushyingirwa mu muryango wa ba sekuruza, kugira ngo uwo munani ugume muri gakondo yabo. Bityo umugabane ntuzava mu muryango ngo ujye mu wundi, buri muryango w'Abisiraheli uzagumana gakondo yawo.” Abakobwa ba Selofehadi bumvira ibyo Uhoraho yabategetse abinyujije kuri Musa. Mahila na Tirusa na Hogila, na Milika na Nowa abakobwa ba Selofehadi, bashyingirwa kwa ba se wabo, mu muryango wa Manase mwene Yozefu. Nuko umunani wabo uguma mu muryango wabo. Ayo ni yo mabwiriza n'amategeko Uhoraho yahaye Abisiraheli, abinyujije kuri Musa bakiri mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, ahateganye n'i Yeriko. Muri iki gitabo harimo amagambo Musa yabwiye Abisiraheli bose bakiri iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani. Icyo gihe bari mu butayu hafi y'Ikiyaga cy'Umunyu ahateganye n'i Sufu, hagati y'i Parani ku ruhande rumwe, n'i Tofeli n'i Labani n'i Haseroti n'i Dizahabu ku rundi ruhande. (Kuva ku musozi wa Horebu kugera i Kadeshi-Barineya uciye mu misozi ya Seyiri, hari urugendo rw'iminsi cumi n'umwe.) Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa cumi na kumwe k'umwaka wa mirongo ine Abisiraheli bavuye mu Misiri, Musa yababwiye ibyo Uhoraho yamutegetse kubabwira byose. Bari bamaze gutsinda Sihoni umwami w'Abamori wari utuye i Heshiboni, na Ogi umwami wa Bashani wari utuye Ashitaroti, bamutsindiye ahitwa Edureyi. Bakiri iburasirazuba bwa Yorodani mu gihugu cya Mowabu, ni bwo Musa yatangiye kubasobanurira Amategeko y'Imana. Arababwira ati: Uhoraho Imana yacu yatubwiriye i Horebu ati: “Igihe mumaze kuri uyu musozi kirahagije, none nimuhaguruke mukomeze urugendo. Mujye mu misozi y'Abamori no mu bihugu by'abo bahana imbibi, mujye mu karere k'Ikiyaga cy'Umunyu n'ak'imisozi miremire n'ak'imigufi, no mu majyepfo ya Kanāni no ku nkombe z'Inyanja ya Mediterane. Nimumara kugera muri icyo gihugu cya Kanāni, muzakomeze mujye mu bisi bya Libani, mugere ku ruzi runini rwa Efurati. Ngicyo igihugu nabahaye, mugitere mucyigarurire. Narahiye kugiha ba sokuruza, Aburahamu na Izaki na Yakobo n'abazabakomokaho.” Tukiri i Horebu narababwiye nti: “Sinshobora kubatwara jyenyine. Uhoraho Imana yanyu yarabagwije, none munganya ubwinshi n'inyenyeri zo ku ijuru. Uhoraho Imana ya ba sokuruza, nabagwize incuro igihumbi kandi abahe umugisha nk'uko yabibasezeranyije. Sinshobora gukemura impaka zanyu zose jyenyine, none nimwitoranyirize mu miryango yanyu abantu b'ibirangirire b'abahanga kandi bafite ubushishozi, mbagire abatware banyu.” Ibyo mwarabyemeye. Nuko mfata abo bantu b'ibirangirire b'abahanga bo mu miryango yanyu, mbagira abatware b'ibihumbi, b'amagana, ba mirongo itanu, n'ab'icumi, nshyiraho n'abandi bashinzwe kubahiriza amategeko mu miryango yanyu. Narabategetse nti: “Mujye mwumva ibibazo bya bagenzi banyu kandi muce imanza zitabera. Abantu bose mujye mubafata kimwe, ndetse n'abanyamahanga batuye muri mwe. Ntimukagire aho mubogamira, aboroheje n'abakomeye mujye mubafata kimwe. Ntimugatinye amaso y'abantu kuko Imana ari yo ibaha guca imanza. Nihagira urubanza rubananira mujye murunzanira, ndwumve nduce.” Namwe nabategetse ibyo mugomba gukora byose. Nuko tuvuye ku musozi wa Horebu, tunyura muri bwa butayu bunini buteye ubwoba mwiboneye, duca mu nzira igana mu misozi y'Abamori, nk'uko Uhoraho Imana yacu yadutegetse. Amaherezo tugera i Kadeshi-Barineya, ndababwira nti: “Mugeze hafi y'imisozi y'Abamori Uhoraho Imana yacu azaduha. Dore igihugu Uhoraho Imana yanyu yabasezeranyije, nimugende mucyigarurire nk'uko Uhoraho Imana ya ba sokuruza yababwiye, ntimutinye kandi ntimucike intege.” Nuko mwese muranyegera murambwira muti: “Reka twohereze abatasi bajye gutata icyo gihugu, kugira ngo bazatubwire inzira dukwiriye kuzanyuramo n'uko imijyi yaho imeze.” Iyo nama narayishimye, ntoranya abagabo cumi na babiri, umwe muri buri muryango. Baragiye batata icyo gihugu banyuze mu misozi no mu gikombe cya Eshikoli, batuzanira ku mbuto zera muri icyo gihugu, maze baratubwira bati: “Igihugu Uhoraho Imana yacu agiye kuduha ni cyiza.” Ariko mwebwe mwagomeye Uhoraho Imana yanyu mwanga kukijyamo, mwitotombeye mu mahema yanyu muvuga muti: “Uhoraho aratwanga, ni cyo cyatumye adukura mu Misiri ngo atugabize Abamori baturimbure! Mbese ubundi turagirayo iki? Abatasi twohereje baraduhebeje ngo abantu baho baturusha imbaraga kandi baradusumba, imijyi yabo ni minini kandi izengurutswe n'inkuta zigera ku ijuru, ndetse babonyeyo n'abantu barebare kandi banini bakomoka kuri Anaki.” Ndababwira nti: “Ntimugire ubwoba, ntimubatinye. Uhoraho Imana yanyu azabajya imbere, abarwanirire nk'uko mwabonye abigenza mu Misiri no mu butayu. Mu rugendo rwose mwagenze kugera ino, mwiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yabitayeho, nk'uko umuntu yita ku mwana we akamuheka.” Nyamara ibyo ntibyatumye mugirira Uhoraho Imana yanyu icyizere. Ni we wabajyaga imbere mu nzira, akabereka aho mushinga amahema. Nijoro yagenderaga mu muriro, ku manywa akagendera mu gicu kugira ngo abereke inzira munyuramo. Uhoraho yumvise ibyo mwavugaga ararakara, maze ararahira ati: “Nta n'umwe wo muri aba bantu babi uri mu kigero cy'abakuze, uzatura mu gihugu cyiza nasezeranyije ba sekuruza. Ariko Kalebu mwene Yefune we yanyobotse adashidikanya, ni yo mpamvu nzamutuza mu gihugu yatase, ngituzemo n'abazamukomokaho.” Ndetse mwatumye Uhoraho andakarira arambwira ati: “Nawe Musa ntuzagituramo, ahubwo Yozuwe mwene Nuni ugufasha ni we uzakigeramo. Umutere inkunga kuko ari we uzagihesha Abisiraheli. Abana banyu mwavuze ko bazajyanwa ho iminyago, na bo bazakigeramo. Abataramenya gutandukanya icyiza n'ikibi, ni bo nzagiha bacyigarurire. Ariko mwebweho nimusubize iy'ubutayu, muce mu nzira igana ku Nyanja Itukura.” Mwarambwiye muti: “Twacumuye ku Uhoraho, ariko noneho reka tujye muri Kanāni turwanye abahatuye, nk'uko Uhoraho Imana yacu yadutegetse.” Nuko mwese mufata intwaro zanyu, mugira ngo muhatere nk'aho byoroshye. Uhoraho antegeka kubabwira nti: “Ntimuhatere kuko ntari kumwe namwe, naho ubundi abanzi banyu bazabatsinda.” Nababwiye ibyo Uhoraho yavuze ntimwabyitaho, ahubwo muramugomera mwica amatwi mutera icyo gihugu. Nuko Abamori bahatuye baraza barabarwanya, mwiruka nk'abahunga inzuki, babakubita incuro i Seyiri babageza i Horuma. Mwaragarutse muririra imbere y'Uhoraho, ariko ntiyabitaho yanga kubumva. Nuko mumara igihe kirekire i Kadeshi. Maze dusubiza iy'ubutayu, duca mu nzira igana ku Nyanja Itukura nk'uko Uhoraho yari yambwiye, tumara igihe tuzenguruka mu misozi ya Seyiri. Uhoraho arambwira ati: “Igihe mumaze muri iyi misozi kirahagije, noneho nimugane mu majyaruguru.” Maze antegeka kubabwira nti: “Muzanyure mu gihugu cya Seyiri gituwe na bene wanyu b'Abedomu bakomoka kuri Ezawu. Bazabatinya ariko muzitonde ntimuzabarwanye. Sinzabaha n'ahangana urwara ku gihugu cyabo, kuko imisozi ya Seyiri nayihaye Ezawu ho gakondo. Muzagure na bo ibyokurya ndetse n'amazi yo kunywa.” Uhoraho Imana yanyu yabahaye umugisha mu byo mwakoze byose, abarinda mu rugendo rwo muri ubu butayu bunini, abana namwe iyi myaka uko ari mirongo ine, kandi nta cyo mwigeze mubura. Dukikira imisozi ya Seyiri ituwe na bene wacu b'Abedomu, ntitwanyura no mu muhanda uva Elati na Esiyoni-Geberi ukagera ku Kiyaga cy'Umunyu, ahubwo dufata inzira igana mu butayu bwa Mowabu. Uhoraho arambwira ati: “Ntimushotōre Abamowabu bakomoka kuri Loti ngo mubarwanye. Sinzabaha ku gihugu cyabo kuko nakibahaye ho gakondo, kimwe n'umurwa wacyo Ari.” (Kera hari hatuwe n'Abemi bari ubwoko bukomeye, ari benshi kandi barebare nk'Abanaki. Bamwe babafataga nk'Abarefa kimwe n'Abanaki, ariko Abamowabu babitaga Abemi. Kandi kera Abahori bari batuye mu misozi ya Seyiri, mbere y'uko Abedomu babirukana bakabarimbura bakabazungura, nk'uko Abisiraheli bagiriye abo mu gihugu Uhoraho yabahaye ho gakondo.) Uhoraho yatubwiye kwambuka akabande ka Zeredi, nuko turakambuka. Kuva igihe twaviriye i Kadeshi-Barineya kugeza icyo gihe, hari hashize imyaka mirongo itatu n'umunani. Muri iyo myaka, abantu bose bari bageze mu kigero cyo kujya ku rugamba igihe twari i Kadeshi, barapfuye nk'uko Uhoraho yari yarabibarahiye. Uhoraho yakomeje kubarwanya kugeza aho bashiriye. Bose bamaze gupfa Uhoraho arambwira ati: “Uyu munsi muri bunyure hafi y'umupaka wa Mowabu, ahateganye n'umujyi wa Ari. Nimugera hafi y'igihugu cy'Abamoni bakomoka kuri Loti, ntimubashotōre ngo mubarwanye. Sinzabaha ku gihugu cyabo, kuko nakibahaye ho gakondo.” (Icyo gihugu na cyo cyitwa icy'Abarefa, kuko ari bo bari bagituyemo kera, ariko Abamoni babitaga Abazamuzumi. Bari ubwoko bukomeye, ari benshi kandi barebare nk'Abanaki, ariko Uhoraho yahaye Abamoni kubirukana no kubarimbura no kubazungura. Ni na ko yagiriye Abedomu, yabahaye kwirukana Abahori no kubarimbura no kubazungura, bakaba bagituye mu misozi ya Seyiri kugeza n'ubu. Ni na ko Abafilisiti baturutse i Kafutori bagiriye Abawi bari batuye mu mijyi kugeza i Gaza.) Uhoraho arakomeza ati: “Nimuhaguruke mwambuke uruzi rwa Arunoni. Mbagabije Sihoni umwami w'Abamori utuye i Heshiboni n'igihugu cye, nimumutere mucyigarurire! Uhereye uyu munsi ndatuma amahanga yose yo ku isi agira ubwoba abatinye, abazumva inkuru zanyu bazahinda umushyitsi batinye cyane.” Igihe twari mu kidaturwa hafi y'i Kedemoti, nohereje intumwa ku Mwami Sihoni wari utuye i Heshiboni, kumubwira amagambo y'amahoro ziti: “Twemerere tunyure mu gihugu cyawe, tuzaca mu muhanda gusa nta guteshuka iburyo cyangwa ibumoso. Ibyo tuzarya n'amazi tuzanywa tuzabyishyura, nta kindi dushaka uretse kunyura mu gihugu cyawe. Utugirire nk'uko Abedomu b'i Seyiri n'Abamowabu ba Ari batugiriye, utureke tugende kugeza aho tuzambukira uruzi rwa Yorodani, tukagera mu gihugu Uhoraho Imana yacu azaduha.” Ariko Umwami Sihoni ntiyemera ko tunyura mu gihugu cye, kuko Uhoraho Imana yanyu yanangiye umutima we, yanga kuva ku izima. Ni cyo cyatumye amutugabiza tukamutsinda. Uhoraho yarambwiye ati: “Dore ntangiye kubagabiza Sihoni n'igihugu cye, nimugitere mucyigarurire.” Maze Sihoni azana n'ingabo ze zose ngo adukumīre, baturwanyiriza i Yahasi. Uhoraho Imana yacu aramutugabiza, tumwicana n'abahungu be n'ingabo ze zose. Icyo gihe dufata imijyi yabo yose turayirimbura, abagabo n'abagore n'abana tubamarira ku icumu. Icyakora twanyaze amatungo yabo, dusahura n'imijyi yabo. Uhoraho Imana yacu atugabiza imijyi yose uhereye kuri Aroweri, iri haruguru y'akabande ka Arunoni no ku mujyi uri muri ako kabande ukageza kuri Gileyadi, nta mujyi n'umwe wigeze utunanira. Ariko ntitwegereye igihugu cy'Abamoni, haba ku nkombe z'umugezi wa Yaboki cyangwa mu mijyi yo ku misozi, n'ahandi hose Uhoraho Imana yacu yatubujije. Turakomeza duca mu muhanda ugana muri Bashani. Nuko Ogi umwami wa Bashani azana n'ingabo ze zose ngo adukumīre, baturwanyiriza Edureyi. Uhoraho arambwira ati: “Ntimubatinye kuko nababagabije bo n'igihugu cyabo, mugirire Ogi nk'uko mwagiriye Sihoni umwami w'Abamori wari utuye i Heshiboni.” Nuko Uhoraho Imana yacu atugabiza Ogi umwami wa Bashani n'ingabo ze zose, turabarimbura ntihagira n'umwe ucika ku icumu. Twafashe imijyi ye yose ntitwasiga n'umwe. Dufata n'imijyi mirongo itandatu mu karere ka Arugobu, na ko kategekwaga na Ogi umwami wa Bashani. Iyo mijyi yose yari izengurutswe n'inkuta ndende, ifite n'amarembo akingishijwe ibihindizo. Twafashe n'indi mijyi myinshi itazengurutswe n'inkuta. Twarayirimbuye yose, twica abagabo n'abagore n'abana baho nk'uko twagenje imijyi y'Umwami Sihoni wari utuye i Heshiboni. Icyakora twanyaze amatungo yose, dusahura n'imijyi yabo. Twigarurira dutyo ibihugu by'abo bami bombi b'Abamori bari iburasirazuba bwa Yorodani, uhereye mu kabande ka Arunoni ukageza ku musozi wa Herumoni. (Uwo musozi Abanyasidoni bawita Siriyoni, naho Abamori bakawita Seniri.) Twafashe igihugu cyose cya Ogi umwami wa Bashani, imijyi yose yo mu mirambi n'intara ya Gileyadi n'iya Bashani, ndetse n'imijyi ya Saleka na Edureyi iburasirazuba. (Ogi umwami wa Bashani ni we wenyine wari ukiriho mu bakomoka ku Barefa, ba bantu barebare kandi banini. Igitanda cye cyari gicuzwe mu cyuma, cyari gifite uburebure bwa metero enye n'ubugari bujya kugera kuri metero ebyiri. Na n'ubu kiracyari i Raba, umurwa w'Abamoni.) Tumaze kwigarurira ibyo bihugu, nahaye umuryango wa Rubeni n'uwa Gadi akarere kose gaherereye kuri Aroweri, iri haruguru y'akabande ka Arunoni, n'igice cya kabiri cy'imisozi ya Gileyadi n'imijyi yaho. Igice gisigaye cya Gileyadi na Bashani hose hategekwaga na Ogi, mbiha igice cy'umuryango wa Manase. (Kera akarere ka Arugobu ko mu gihugu cya Bashani, kitwaga igihugu cy'Abarefa.) Yayiri ukomoka kuri Manase ajya kwigarurira ako karere ka Arugobu kose, ageza ku mupaka wa Geshuri n'uwa Māka. Aho hantu ha Bashani yigaruriye arahiyitirira, kuva ubwo hitwa Inkambi za Yayiri. Abamakiri bakomoka kuri Manase nabahaye igice cya Gileyadi. Abarubeni n'Abagadi nabahaye igice gisigaye cya Gileyadi. Umupaka wacyo wo mu majyepfo wari uruzi rwa Arunoni, uw'iburasirazuba ari umugezi wa Yaboki ubagabanya n'Abamoni. Umupaka wacyo w'iburengerazuba wari uruzi rwa Yorodani, uhereye ku Kiyaga cya Galileya ukageza ku kiyaga cya Araba, ari cyo Kiyaga cy'Umunyu kiri mu burengerazuba bw'umusozi wa Pisiga. Icyo gihe narabategetse nti: “Uhoraho Imana yanyu yabahaye iki gihugu cy'iburasirazuba bwa Yorodani. None ab'intwari mwese nimufate intwaro, mwambuke murangaje imbere ya bene wanyu b'Abisiraheli. Muzasige abagore banyu n'abana banyu n'amatungo yanyu (nzi yuko mufite menshi) mu mijyi nabahaye hakuno ya Yorodani. Bene wanyu na bo nibamara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha hakurya ya Yorodani, muzabone kugaruka musubire mu minani nabahaye.” Icyo gihe nabwiye Yozuwe nti: “Wiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yabahaye gutsinda ba bami bombi Sihoni na Ogi, ni na ko azabaha gutsinda abami bose bo hakurya ya Yorodani. Ntimuzabatinye kuko Uhoraho Imana yanyu ari we ubarwanirira.” Ninginze Uhoraho nti: “Nyagasani Uhoraho, wanyeretse igice cya mbere cy'ibigwi byawe n'ibitangaza byawe. Nta yindi mana ibaho mu ijuru cyangwa ku isi ishobora gukora ibitangaza nk'ibyawe! Nyemerera nambuke Yorodani ngere muri kiriya gihugu cyiza, nirebere imisozi yacyo myiza n'ibisi bya Libani.” Nyamara kubera ko cya gihe mwatumye Uhoraho andakarira, yarabyanze ati: “Uherukire aho, ntuzongere guhingutsa iryo jambo. Uzazamuke ujye mu mpinga ya Pisiga, witegereze iburengerazuba n'amajyaruguru, n'iburasirazuba n'amajyepfo. Uharebeshe amaso gusa kuko utazambuka Yorodani. Ahubwo Yozuwe ni we uzayobora Abisiraheli akabambutsa Yorodani, kugira ngo bigarurire igihugu ugiye kureba. None muhe amabwiriza kandi umukomeze.” Nuko tuguma mu kibaya ahateganye n'i Beti-Pewori. None rero Bisiraheli, mujye mwumvira amateka Imana yatanze n'ibyemezo yafashe. Ni cyo kizatuma mubaho mukigarurira igihugu Uhoraho Imana ya ba sokuruza azabaha. Ntimuzagire icyo mwongera cyangwa ngo mugabanye ku byo nabategetse, ahubwo muzajye mwitondera amabwiriza y'Uhoraho Imana yanyu mbashyikirije. Mwiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yarimbuye abantu bose bayobotse ikigirwamana Bāli y'i Pewori. Ariko mwebwe abayobotse Uhoraho Imana yanyu, na n'ubu mwese muracyariho. Nabamenyesheje amateka Uhoraho Imana yanjye yatanze n'ibyemezo yafashe, nk'uko yantegetse. Mujye mubikurikiza muri mu gihugu mugiye kwigarurira. Mujye mubyitondera mubikurikize, bizatuma abanyamahanga bababonamo ubwenge n'ubushishozi. Nibumva ayo mateka yose bazatangara bati: “Mbega ukuntu abo bantu bafite ubwenge n'ubushishozi! Ni ubwoko bukomeye!” Nta bundi bwoko nubwo bwaba bukomeye, bufite imana iri hafi nk'uko Uhoraho Imana yacu ahora hafi yacu iyo tumutakambiye. Nta bundi bwoko nubwo bwaba bukomeye, bwamenyeshejwe amateka n'ibyemezo bitunganye, byahwana n'aya Mategeko yose mbagejejeho uyu munsi. Icyakora muramenye ntimukibagirwe ibyo mwiboneye. Mujye muhora mubizirikana igihe cyose mukiriho. Muzabyigishe abana banyu n'abazukuru banyu. Muzababwire ibya wa munsi mwari muhagaze imbere y'Uhoraho Imana yanyu munsi y'umusozi wa Horebu. Uhoraho yari yambwiye ati: “Uzampamagarire Abisiraheli kugira ngo bumve Amategeko yanjye. Bityo bazamenya kunyubaha igihe cyose bazaba bakiriho, babyigishe n'abana babo.” Nuko mwegera uwo musozi muhagarara munsi yawo, wakagaho umuriro, ibirimi byawo bikagera ku ijuru kandi wari wuzuyeho umwotsi n'igicu kibuditse. Uhoraho abavugisha ari muri uwo muriro, ku buryo mwumvaga ijwi rye gusa ariko ntimumubone. Abatangariza Isezerano rye, abategeka kumvira Amategeko icumi yanditse ku bisate bibiri by'amabuye. Nanjye antegeka kubasobanurira amateka yatanze n'ibyemezo yafashe, kugira ngo muzabikurikize nimumara kwigarurira kiriya gihugu. Igihe Uhoraho yabavugishirizaga kuri Horebu ari mu muriro, ntimwigeze mumubona. None rero muramenye, ntimuzahemuke ngo mwiremere amashusho asengwa y'uburyo bwose, yaba ishusho isa n'umugabo cyangwa n'umugore, yaba isa n'inyamaswa cyangwa n'itungo cyangwa n'igisiga cyangwa n'inyoni, yaba isa n'agasimba gakururuka cyangwa n'ifi. Ku byerekeye izuba n'ukwezi n'inyenyeri, cyangwa ibindi binyarumuri byo ku ijuru Uhoraho Imana yanyu yahaye amahanga yose yo ku isi, muzarwanye igishuko cyo kubiramya no kubiyoboka. Icyatumye Uhoraho abakura mu Misiri yari ibamereye nk'itanura rishongesha ibyuma, kwari ukugira ngo mumubere ubwoko bw'umwihariko nk'uko bimeze ubu. Mwatumye Uhoraho Imana yanyu andakarira, arahira ko ntazambuka Yorodani ngo ngere mu gihugu cyiza agiye kubaha ho gakondo. Bityo sinzambuka Yorodani, ahubwo nzagwa ino. Ariko mwebweho muzayambuka, mwigarurire kiriya gihugu cyiza. Muramenye ntimuzirengagize Isezerano Uhoraho Imana yanyu yagiranye namwe, ntimuziremere ishusho yose isengwa kuko yabibabujije. Koko rero Uhoraho Imana yanyu ni nk'umuriro ukongora, ni Imana ifuha! Nimumara igihe kirekire muri kiriya gihugu, hanyuma mukabyara mukagira n'abuzukuru, ntimuzahemuke ngo mwiremere amashusho yose asengwa. Byaba ari ishyano, bikarakaza Uhoraho Imana yanyu. Uyu munsi ntanze ijuru n'isi ho umugabo ko nimubigenza mutyo, muzarimbuka bidatinze mushire muri kiriya gihugu mugiye kwigarurira. Ntimuzakirambamo, ahubwo muzatsembwa nta kabuza. Abake cyane bazacika ku icumu bo muri mwe, Uhoraho azabatatanyiriza mu mahanga. Nimugerayo muzayoboka ibigirwamana bitabona, bitumva, bitarya kandi bidahumurirwa, byabājwe n'abantu mu biti no mu mabuye. Icyakora no muri ayo mahanga nimushakashaka Uhoraho Imana yanyu n'umutima wanyu wose n'ubushobozi bwanyu bwose, muzamubona. Mu gihe kizaza ibyo byago byose nibibageraho, ni bwo muzagarukira Uhoraho Imana yanyu mumwumvire. Koko rero Uhoraho Imana yanyu ni Imana igira impuhwe! Ntabwo izabatererana cyangwa ngo ibarimbure, ntizibagirwa indahiro yarahiye ba sokuruza igihe yagiranaga na bo Isezerano. Nimutekereze ibyabayeho kera mutaravuka uhereye igihe Imana yaremaga umuntu ikamutuza ku isi, mutekereze n'ibyabaye ku isi yose, murebe ko higeze habaho cyangwa havugwa ibitangaza nk'ibyo mwabonye. Uretse mwebwe se, hari ubundi bwoko bwigeze kumva Imana ivugira mu muriro bukabaho? Hari indi mana se yagerageje gukura ubwoko hagati y'ubundi kugira ngo ibugire ubwayo? Ariko mwiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu Misiri, akoresheje ibyago n'ibimenyetso n'ibitangaza, n'intambara n'ububasha bukomeye, n'imbaraga nyinshi n'ibiteye ubwoba cyane! Uhoraho yabiberekeye kugira ngo mumenye ko ari we Mana, kandi ko nta yindi mana ibaho. Mwumvise avugira mu ijuru kugira ngo abacyahe, naho ku isi mwumvise avugira muri wa muriro ugurumana yaberetse. Kubera urukundo yakunze ba sokuruza, mwebwe ababakomokaho yarabatoranyije abasanga mu Misiri, abakuzayo imbaraga nyinshi. Yirukanye amahanga akomeye yabarushaga imbaraga, kugira ngo abahe ibihugu byayo ho gakondo nk'uko bimeze ubu. Kuva uyu munsi rero, mumenye kandi muzirikane ko Uhoraho ari we Mana igenga ijuru n'isi. Nta yindi mana ibaho. Mujye mukurikiza amateka yatanze n'ibyemezo yafashe, nk'uko mbibategetse uyu munsi. Bityo bizabagwa neza mwebwe n'abazabakomokaho, maze murambe mu gihugu Uhoraho Imana yanyu agiye kubaha burundu. Musa amaze kuvuga ayo magambo, ahitamo imijyi itatu iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani. Iyo hagiraga umuntu wica undi atabigambiriye kandi adasanzwe amwanga, yashoboraga guhungira muri umwe muri iyo mijyi kugira ngo batamwica. Abarubeni bahungiraga mu wa Beseri uri mu mirambi yo mu butayu, Abagadi bagahungira i Ramoti y'i Gileyadi, naho Abamanase bagahungira i Golani yo muri Bashani. Aya ni yo mategeko Musa yashyikirije Abisiraheli. Ibi ni byo Imana yategetse n'amateka yatanze n'ibyemezo yafashe, nk'uko Musa yabibwiye Abisiraheli bamaze kuva mu Misiri. Musa yabibabwiriye iburasirazuba bwa Yorodani, mu kibaya giteganye n'i Beti-Pewori, mu gihugu cyari icya Sihoni umwami w'Abamori wari utuye i Heshiboni. Musa n'Abisiraheli bamutsinze bamaze kuva mu Misiri, bigarurira igihugu cye n'icya Ogi umwami wa Bashani. Abo bami bombi b'Abamori bari batuye iburasirazuba bwa Yorodani. Ibihugu byabo byaheraga ku mujyi wa Aroweri, iri haruguru y'akabande ka Arunoni, bikagera ku musozi wa Siriyoni ari wo Herumoni. Byafataga n'uburasirazuba bwose bw'ikibaya cya Yorodani, kugera ku ruhande rw'Ikiyaga cy'Umunyu ruri munsi y'umusozi wa Pisiga. Musa ahamagara Abisiraheli bose, arababwira ati: Bisiraheli, nabahamagariye kubabwira amateka Uhoraho yatanze n'ibyemezo yafashe. None nimutege amatwi mubyumve, mubizirikane kugira ngo mujye mubikurikiza. Uhoraho Imana yacu yagiranye natwe Isezerano ku musozi wa Horebu. Ntiyarigiranye n'ababyeyi bacu bonyine, ahubwo natwe twese turi hano twararigiranye. Uhoraho yavuganye na bo ari mu muriro kuri uwo musozi, nk'abavugana imbonankubone. Icyakora mwatinye uwo muriro ntimwazamuka umusozi, maze mbabera umuhuza nkajya mbagezaho amagambo y'Uhoraho. Yaravuze ati: “Ndi Uhoraho Imana yawe, nagukuye mu Misiri aho wari inkoreragahato. “Ntugasenge izindi mana, ahubwo ujye unsenga jyenyine. “Ntukiremere ikigirwamana cyangwa ishusho isengwa y'ibiri mu ijuru, cyangwa ku butaka, cyangwa mu mazi. Ntukabipfukamire kandi ntukabiyoboke. Jyewe Uhoraho Imana yawe ndi Imana ifuha, mpana abanyanga n'abana babo n'abuzukuru babo ndetse n'abuzukuruza babo. Ariko abankunda bagakurikiza amabwiriza yanjye, mbagirira neza bo n'ababakomokaho imyaka itabarika! “Ntugakoreshe izina ryanjye mu buryo budakwiriye, kuko jyewe Uhoraho Imana yawe ntazabura guhana ukoresha izina ryanjye atyo. “Ujye wubahiriza umunsi w'isabato uwunyegurire, nk'uko jyewe Uhoraho Imana yawe nabigutegetse. Imirimo yawe yose ujye uyikora mu minsi itandatu, ariko uwa karindwi ni isabato yanjye, jyewe Uhoraho Imana yawe. Ntukagire icyo ukora kuri uwo munsi, wowe ubwawe cyangwa umuhungu wawe, cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe, cyangwa umuja wawe, cyangwa inka yawe, cyangwa indogobe yawe, cyangwa irindi tungo ryawe ryose, cyangwa umunyamahanga uba iwawe. Umugaragu wawe n'umuja wawe na bo bajye baruhuka nkawe. Ujye wibuka ko wabaye inkoreragahato mu Misiri, kandi ko jyewe Uhoraho Imana yawe nagukūjeyo ububasha bukomeye n'imbaraga nyinshi. Ni cyo cyatumye ngutegeka kubahiriza umunsi w'isabato. “Ujye wubaha so na nyoko nk'uko jyewe Uhoraho Imana yawe nabigutegetse, bityo uzarama ugubwe neza mu gihugu mbahaye. “Ntukice. “Ntugasambane. “Ntukibe. “Ntukabeshyere abandi. “Ntukifuze umugore w'undi muntu cyangwa inzu ye, cyangwa umurima we, cyangwa umugaragu we, cyangwa umuja we, cyangwa inka ye, cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi cyose atunze.” Ayo Mategeko Uhoraho yayababwiriye kuri wa musozi aranguruye, ari mu muriro n'igicu kibuditse mwese mumwiyumvira. Ayandika ku bisate bibiri by'amabuye nta kindi yongeyeho, maze arabimpa. Mwumvise ijwi rivugira mu mwijima kuri wa musozi wakaga umuriro, abatware b'imiryango yanyu bose n'abakuru banyu baranyegera, barambwira bati: “Dore Uhoraho Imana yacu yatweretse ikuzo rye n'ubuhangange bwe, kandi twumvise n'ijwi rye avugira mu muriro. Uyu munsi twiboneye ko Imana ivugisha umuntu ntahite apfa. Icyakora ntitwakomeza gukina n'urupfu! Nidukomeza kumva ijwi ry'Uhoraho Imana yacu, uriya muriro ugurumana uradukongora dupfe. Mbese hari abandi bantu bigeze kumva ijwi ry'Imana nzima ivugira mu muriro ntibahite bapfa? Ube ari wowe wegera Uhoraho Imana yacu, wumve ibyo avuga byose ubitubwire, natwe turabyumva tujye tubikurikiza.” Uhoraho yumvise ibyo muvuze arambwira ati: “Ibyo Abisiraheli bavuze bifite ishingiro. Icyampa ngo uwo mutima bazawuhorane, bahore banyubaha, kandi bakurikize amabwiriza yanjye yose! Bo n'abazabakomokaho bāgubwa neza ibihe byose. Genda ubabwire basubire mu mahema yabo. Ariko wowe ugaruke hano nguhe amabwiriza n'amateka, nkubwire n'ibyemezo nafashe. Uzabibigishe kugira ngo bazabikurikize bamaze kwigarurira igihugu nabahaye.” None rero mujye mwihatira gukurikiza ibyo Uhoraho Imana yanyu yabategetse mudateshuka. Mujye mugenza uko Uhoraho Imana yanyu yabategetse kugira ngo mubeho, ni bwo muzagubwa neza kandi murambe mu gihugu muzigarurira. Ngaya amabwiriza n'amateka Uhoraho Imana yanyu yatanze n'ibyemezo yafashe, akantegeka kubibigisha kugira ngo muzabikurikize muri kiriya gihugu mugiye kwigarurira. Nabahaye amateka n'amabwiriza yose y'Uhoraho Imana yanyu, kugira ngo mumwubahe. Mujye muyakurikiza mwebwe n'abana banyu n'abuzukuru banyu igihe cyose muzaba muriho, ni bwo muzarama. Isiraheli we, tega amatwi witondere kumvira Uhoraho kugira ngo uzagubwe neza, wororoke muri kiriya gihugu gitemba amata n'ubuki, nk'uko Uhoraho Imana ya ba sokuruza yabigusezeranyije. Isiraheli we, tega amatwi. Uhoraho, Uhoraho wenyine ni we Mana yacu. Ukunde Uhoraho Imana yawe n'umutima wawe wose n'ubuzima bwawe bwose n'imbaraga zawe zose. Ujye uzirikana amabwiriza nguha uyu munsi, ugire umwete wo kuyigisha abana bawe. Ujye uyavuga uri imuhira n'igihe uri mu rugendo, uyavuge ugiye kuryama n'igihe ubyutse. Ujye uyambara ku kuboko no mu ruhanga kugira ngo utayibagirwa. Uzayandike ku bizingiti by'urugi no ku bikingi by'amarembo. Uhoraho Imana yanyu azabageza mu gihugu yarahiriye ba sokuruza, Aburahamu na Izaki na Yakobo ko azagiha urubyaro rwabo. Ni igihugu kirimo imijyi myiza kandi minini mutubatse, n'amazu yuzuye ibyiza mutaruhiye, n'amariba mutafukuye, n'imizabibu n'iminzenze mutateye. Nimugerayo mukarya mugahaga, muzirinde kwibagirwa Uhoraho wabakuye mu Misiri, aho mwari inkoreragahato. Muzubahe Uhoraho Imana yanyu mumuyoboke, abe ari we wenyine murahira. Ntimuzayoboke imana z'amahanga abakikije, kugira ngo Uhoraho Imana yanyu utuye muri mwe atabarakarira akabarimbura, kuko ari Imana ifuha. Ntimukagerageze Uhoraho Imana yanyu, nk'uko mwamugeragereje i Masa. Mujye mwubahiriza amabwiriza y'Uhoraho Imana yanyu, mwumvire n'ibyo yategetse n'amateka yatanze. Mujye mukora ibyiza n'ibimutunganiye kugira ngo muzagubwe neza, mwigarurire igihugu cyiza nk'uko yabirahiriye ba sokuruza, kandi mwirukane abanzi banyu bose nk'uko Uhoraho yabisezeranye. Mu gihe kizaza, abana banyu nibabaza impamvu Uhoraho Imana yacu yategetse ibyo, agatanga n'ayo mateka agafata n'ibyo byemezo, muzabasubize muti: “Twari inkoreragahato z'umwami wa Misiri, maze Uhoraho adukūzayo ububasha bukomeye. Twiboneye ibimenyetso yatanze, n'ibitangaza bikomeye kandi biteye ubwoba yakoreye igihugu cya Misiri, n'umwami wacyo n'ab'urugo rwe bose. Uhoraho yatuvanyeyo atuzana muri iki gihugu yari yararahiriye ba sogokuruza ko azakiduha. Uhoraho Imana yacu yadutegetse gukurikiza ayo mateka yose no kumwubaha, kugira ngo tubeho kandi tugubwe neza nk'uko bimeze ubu. Nitwitondera kubahiriza ayo mabwiriza yose nk'uko Uhoraho Imana yacu yabidutegetse, azatwishimira.” Uhoraho Imana yanyu azabageza mu gihugu mugiye kwigarurira, ameneshe amahanga arindwi abaruta ubwinshi kandi abarusha amaboko, ari yo Abaheti n'Abagirigashi n'Abamori, n'Abanyakanāni n'Abaperizi, n'Abahivi n'Abayebuzi. Uhoraho Imana yanyu namara kuyabagabiza mukayatsinda, muzayatsembe rwose nta mbabazi. Ntimuzagirane amasezerano n'abo muri ayo mahanga, kandi ntimuzashyingirane na bo. Ibyo byatuma abana banyu bimūra Uhoraho bakayoboka izindi mana, namwe Uhoraho akabarakarira akabarimbura bidatinze. Nuko rero muzasenye intambiro zabo, mumenagure n'inkingi z'amabuye basenga, mutemagure amashusho y'ikigirwamanakazi Ashera, mutwike n'andi mashusho asengwa, kuko muri ubwoko Uhoraho Imana yanyu yitoranyirije. Yabahisemo mu yandi mahanga yose yo ku isi, kugira ngo mumubere ubwoko bw'umwihariko. Icyatumye Uhoraho abakunda akabitoranyiriza, si uko mwarutaga ubwinshi ayandi mahanga, n'ikimenyimenyi mwari bake hanyuma y'ayandi yose! Kubera urwo rukundo abakunda no kubera indahiro yarahiriye ba sokuruza, Uhoraho yabakuje mu Misiri ububasha bukomeye, abakiza kuba inkoreragahato z'umwami waho. None rero mumenye ko Uhoraho Imana yanyu ari we Mana, ni we Mana yo kwizerwa isohoza Isezerano ryayo. Abayikunda bagakurikiza amabwiriza yayo, bo n'ababakomokaho ibagirira neza imyaka itabarika. Naho abayanga ntitinda kubibitūra ikabarimbura. Uyu munsi mbagejejeho amabwiriza n'amateka yatanze n'ibyemezo yafashe, none rero mujye mubizirikana kandi mubikurikize. Nimuzirikana ibyo byemezo Uhoraho Imana yanyu yafashe, mukabyubahiriza kandi mukabishyira mu bikorwa, azasohoza Isezerano rye kandi abagirire neza nk'uko yabirahiriye ba sokuruza. Azabakunda abahe umugisha, abahe no kororoka mugwire. Ubutaka bwanyu azabuha kurumbuka mubone ingano na divayi n'amavuta y'iminzenze. Azaha amashyo yanyu n'imikumbi yanyu kororoka mu gihugu yarahiriye ba sokuruza ko azagiha urubyaro rwabo. Muzagira ishya n'ihirwe kuruta amahanga yose, nta bugumba buzabaho mu bantu no mu matungo. Uhoraho azabarinda indwara zose n'ibyorezo nk'ibyo mwabonye mu Misiri, abiteze abanzi banyu bose. Muzarimbure amahanga yose Uhoraho Imana yanyu azabagabiza, ntimuzayagirire imbabazi. Ntimuzayoboke imana zayo kuko byabagusha mu mutego. Ntimukibwire yuko ayo mahanga abaruta ubwinshi ku buryo mutabasha kuyamenesha. Ntimukayatinye. Mujye mwibuka ibyo Uhoraho Imana yanyu yagiriye umwami wa Misiri n'igihugu cye. Mwiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu Misiri, akoresheje ibyago n'ibimenyetso n'ibitangaza, n'ububasha bukomeye n'imbaraga nyinshi! Uko ni ko azagenza amahanga yose mutinya, kandi ababihishe bagasigara, azabateza amavubi abarimbure. Ayo mahanga ntazabatere ubwoba, kuko Uhoraho Imana yanyu uba muri mwe, ari Imana ikomeye kandi iteye ubwoba. Azirukana ayo mahanga buhoro buhoro, kuko muyarimburiye icyarimwe inyamaswa zagwira zikababuza amahoro. Uhoraho Imana yanyu azayabagabiza acikemo igikuba, muyamarire ku icumu. Azabagabiza kandi abami bayo, mubice be kuzongera kwibukwa ukundi. Nta muntu uzabasha kubakoma imbere mutarabatsemba. Muzatwike amashusho y'ibigirwamana byabo, ntimuzakureho ifeza cyangwa izahabu ziyometseho bitazabagusha mu mutego, kuko Uhoraho Imana yanyu abyanga urunuka. Ntimukinjize ibigirwamana mu ngo zanyu kugira ngo mutarimburanwa na byo. Muzabyange urunuka bibabere umuziro, kuko ari ibyo kurimburwa rwose. Mujye mwubahiriza amabwiriza yose mbashyikirije uyu munsi, kugira ngo mubeho mugwire, mwigarurire igihugu Uhoraho yarahiriye ba sokuruza. Mwibuke uko Uhoraho Imana yanyu yabayoboye mu rugendo rwo mu butayu, iyi myaka mirongo ine yose. Kwari ukugira ngo abacishe bugufi, abagerageze kandi ngo amenye ko muzubahiriza amabwiriza ye. Yabacishije bugufi arabareka murasonza, hanyuma abagaburira manu, bya byokurya mutari mwigeze mumenya, yaba mwe yaba ba sokuruza. Kwari ukugira ngo mumenye ko umuntu adatungwa n'ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n'ijambo ryose Uhoraho avuga. Muri iyo myaka mirongo ine imyambaro ntiyabasaziyeho, n'ibirenge byanyu ntibyigeze bibyimba. Mumenye neza ko Uhoraho Imana yanyu yagiye abigisha, nk'uko umubyeyi yigisha umwana we. Mujye mwubahiriza amabwiriza y'Uhoraho Imana yanyu, mugenze uko ashaka kandi mumutinye. Azabajyana mu gihugu cyiza, kirimo imigezi n'amasōko, n'amariba bitembera mu bibaya no ku misozi. Ni igihugu cyera ingano za nkungu n'iza bushoki, n'imizabibu n'imitini n'imikomamanga, n'amavuta y'iminzenze n'ubuki. Ni igihugu kitazabamo inzara, muzahora mufite ibyokurya nta cyo muzabura. Ni igihugu gikize ku mabuye y'agaciro nk'ubutare n'umuringa. Muzarya muhage, bitume mushimira Uhoraho Imana yanyu igihugu cyiza yabahaye. Muzirinde kumwibagirwa kandi mujye mwubahiriza ibyemezo yafashe, n'amabwiriza n'amateka ye mbashyikirije uyu munsi. Nimurya mugahaga mukubaka amazu meza mukayabamo, amashyo yanyu n'imikumbi yanyu bikagwira, mukagira n'ubutunzi bw'ifeza n'izahabu n'ibindi byose, muzirinde kwirata ngo mwibagirwe Uhoraho Imana yanyu. Mujye mwibuka ko ari we wabakuye mu Misiri aho mwari inkoreragahato, akabacisha muri bwa butayu bunini buteye ubwoba, burimo indyanishamurizo n'inzoka zifite ubumara, mukahabura n'amazi yo kunywa. Mujye mwibuka uko yabakuriye amazi mu rutare rukomeye, akabagaburira manu, bya byokurya ba sokuruza batigeze bamenya. Yabacishije bugufi abagerageza atyo, kugira ngo nyuma muzamererwe neza. Muzirinde kwibwira ko imbaraga zanyu n'ubushobozi bwanyu ari byo byabahesheje ubwo butunzi, ahubwo muzajye mwibuka ko mubukesha Uhoraho Imana yanyu. Azaba abigiriye gusohoza Isezerano yarahiriye ba sokuruza, nk'uko yabitangiye. Ariko ndabahamiriza ko nimwibagirwa Uhoraho Imana yanyu mukayoboka izindi mana mukazisenga, muzarimbuka kimwe n'andi mahanga Uhoraho azarimbura. Azabarimburira ko muzaba mutamwumviye. Bisiraheli, nimutege amatwi. Dore mugiye kwambuka uruzi rwa Yorodani, mwigarurire igihugu cy'amahanga abaruta ubwinshi kandi abarusha amaboko. Ni igihugu kirimo imijyi minini izengurutswe n'inkuta zigera ku ijuru. Gituwemo n'abantu barebare kandi banini bakomoka kuri Anaki, muzi neza ko bavuga ko nta wahangara abo Banaki. Ariko ndabahamiriza ko Uhoraho Imana yanyu azababanziriza kugerayo ameze nk'umuriro ukongora. Azarimbura abo Banaki ababatsindire mubazungure, muzabatsemba bidatinze nk'uko Uhoraho yababwiye. Uhoraho Imana yanyu namara kwirukana ayo mahanga, ntimuzirate muti: “Ubutungane bwacu ni bwo bwatumye Uhoraho aduha kwigarurira iki gihugu.” Icyatumye yirukana ayo mahanga ni ubugome bwayo. Ikizatuma mucyigarurira si uko muri intungane, si n'uko mufite imitima iboneye, ahubwo ni ubugome bw'ayo mahanga buzatuma Uhoraho Imana yanyu ayamenesha, kugira ngo asohoze icyo yarahiriye ba sokuruza, Aburahamu na Izaki na Yakobo. Mumenye ko ikizatuma Uhoraho Imana yanyu abaha kwigarurira icyo gihugu cyiza atari ubutungane bwanyu, kuko muri ubwoko bw'ibyigomeke. Ntimukibagirwe uko mwarakazaga Uhoraho Imana yanyu igihe cyose mwari mu butayu. Mwaramugomeye uhereye igihe mwaviriye mu Misiri kugeza aho mugereye aha. No ku musozi wa Horebu mwaramurakaje ashaka kubarimbura. Nazamutse uwo musozi njya guhabwa ibisate by'amabuye byanditseho Amategeko, agenga Isezerano Uhoraho yagiranye namwe. Nahamaze iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, ntarya ntanywa. Uhoraho ampa ibisate bibiri by'amabuye yanditseho Amategeko yose yari yababwiye ari mu muriro, cya gihe mwari mwakoraniye munsi w'uwo musozi. Yari yayandikishije urutoki rwe. Nyuma y'iyo minsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, ni bwo Uhoraho yampaye ibyo bisate by'amabuye. Uhoraho arambwira ati: “Gira vuba umanuke, kuko abantu bawe wakuye mu Misiri bacumuye bikomeye, ntibatinze guteshuka inzira nabategetse, biremera ikigirwamana. Ndabona bariya bantu ari ibyigomeke, reka mbarimbure be kuzongera kwibukwa ukundi, naho wowe nzakugira sekuruza w'ubwoko bubaruta ubwinshi bubarusha n'amaboko.” Nuko mperako manuka uwo musozi wakaga umuriro, ntwaye mu maboko ibyo bisate byombi by'amabuye byanditseho Amategeko agenga Isezerano. Nsanga mwaracumuye ku Uhoraho Imana yanyu, ntimwatinda guteshuka inzira yabategetse, mwicurira ishusho y'ikimasa. Nuko ntura hasi bya bisate byombi, birajanjagurika mubyirebera. Ibicumuro byanyu byose n'ibibi mwakoze byarakaje Uhoraho, maze nikubita hasi mara indi minsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine ntarya ntanywa, nsenga Uhoraho. Natinyaga ko yabarimbura kubera uburakari n'umujinya mwamuteye, ariko Uhoraho yongera kumva gusenga kwanjye. Nasengeye na Aroni kuko Uhoraho yari yamurakariye cyane agashaka kumwica. Mfata iyo shusho y'ikimasa mwaremye kubera icyaha, ndayitwika ndayijanjagura, ndayisya ihinduka ifu, iyo fu nyijugunya mu kagezi kamanuka kuri wa musozi. Mwanarakarije Uhoraho i Tabera n'i Masa n'i Kiburoti-Hatāva. Ndetse n'igihe mwari i Kadeshi-Barineya, Uhoraho Imana yanyu akabohereza kwigarurira igihugu yabahaye, mwaramugomeye ntimwamugirira icyizere ngo mumwumvire. Kuva nabamenya nta gihe mutagomeye Uhoraho. Igihe Uhoraho yari agiye kubarimbura nkamwikubita imbere nkamara iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine nsenga, naramutakambiye nti: “Nyagasani Uhoraho, nturimbure ubwoko bwawe kuko ari umwihariko wawe wacunguye ku buryo butangaje, ukabakuza mu Misiri ububasha bukomeye. Ibuka abagaragu bawe Aburahamu na Izaki na Yakobo, wirengagize kutava ku izima kw'Abisiraheli, n'ubugome bwabo n'ibyaha byabo. Wituma Abanyamisiri bibwira ko wananiwe kugeza Abisiraheli mu gihugu wabasezeranyije, cyangwa ko ubanga ukaba warabazaniye kubicira mu butayu. Koko rero, ni ubwoko bwawe bw'umwihariko wakuje mu Misiri imbaraga nyinshi n'ububasha bukomeye!” Uhoraho arambwira ati: “Ubāze ibisate bibiri by'amabuye bimeze nk'ibya mbere, ubāze n'Isanduku mu mbaho, nurangiza uzazamuke unsange kuri uyu musozi. Nzandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye, maze ubishyire muri iyo Sanduku.” Nuko mbāza Isanduku mu mbaho z'iminyinya, mbāza n'ibisate bibiri by'amabuye bimeze nk'ibya mbere, maze nzamuka uwo musozi njyanye ibyo bisate. Uhoraho abyandikaho amagambo yari yanditse ku bya mbere ari yo Mategeko icumi yari yababwiye ari mu muriro, cya gihe mwari mwakoraniye munsi y'uwo musozi. Uhoraho arabimpa, ndamanuka mbishyira mu Isanduku nabāje nk'uko Uhoraho yabintegetse. Na n'ubu biracyarimo. Hashize igihe kirekire Abisiraheli bavuye ku mariba y'i Bene-Yākani bagera i Mosera, Aroni arapfa barahamuhamba. Umuhungu we Eleyazari amusimbura ku murimo w'ubutambyi. Bahavuye bajya i Gudigoda, barakomeza bagera i Yotibata mu karere k'utugezi twinshi. Tukiri ku musozi wa Horebu, Uhoraho atoranya ab'umuryango wa Levi ngo bajye bamuhekera Isanduku y'Isezerano, bamukorere n'umurimo w'ubutambyi, basabire n'abantu umugisha. Iyo mirimo n'ubu baracyayikora. Ngicyo igituma Abalevi batagira umugabane na gakondo kimwe n'abandi Bisiraheli. Uhoraho Imana yanyu ni we mugabane wabo nk'uko yabibabwiye. Muri ya minsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine namaze kuri wa musozi ubwa kabiri, Uhoraho yongeye kumva gusenga kwanjye ntiyabarimbura. Nuko arambwira ati: “Haguruka ugende, uyobore Abisiraheli bajye kwigarurira igihugu narahiriye ba sekuruza.” Noneho Bisiraheli, ni iki Uhoraho Imana yanyu abashakaho? Ni ukumwubaha no kugenza uko ashaka, no kumukunda no kumukorera n'umutima wanyu wose n'ubushobozi bwanyu bwose, no kubahiriza amabwiriza n'amateka ye mbashyikirije uyu munsi, kugira ngo mugubwe neza. Uhoraho Imana yanyu ni we nyir'ikirere, n'ijuru n'isi n'ibiyirimo byose. Nyamara yatonesheje ba sokuruza arabakunda, namwe ababakomotseho abatoranya mu mahanga yose, nk'uko bimeze na n'ubu. Mwiyegurire Uhoraho burundu, mureke kwigomeka. Uhoraho Imana yanyu ni Imana irusha izindi zose gukomera, ni Umwami ugenga abami bose, ni Imana ikomeye y'imbaraga nyinshi ifite igitinyiro. Ifata abantu bose kimwe kandi ntigurirwa. Irenganura impfubyi n'abapfakazi, ikunda n'abatari mu gihugu cyabo ikabatunga kandi ikabambika. Namwe rero mujye mukunda abanyamahanga batuye muri mwe, kuko namwe mwahoze muri abanyamahanga mu Misiri. Mujye mwubaha Uhoraho Imana yanyu, mumuyoboke mubane na we akaramata, abe ari we wenyine murahira. Mujye mumusingiza wenyine, kuko ari we Mana yanyu, kandi mwiboneye ibitangaza biteye ubwoba yabakoreye. Ba sokuruza basuhukiye mu Misiri ari abantu mirongo irindwi gusa, ariko Uhoraho Imana yanyu yarabagwije, none muranganya ubwinshi n'inyenyeri zo ku ijuru. Mujye mukunda Uhoraho Imana yanyu, muhore mwumvira ibyo abategeka, mwubahirize amabwiriza n'amateka ye n'ibyemezo yafashe. Uyu munsi nimwibuke ibitangaza yabakoreye, ibyo n'abana banyu batigeze babona. Mwiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yabacyashye, mubona no gukomera kwe, n'ububasha bwe bukomeye n'imbaraga ze nyinshi. Mwabonye ibitangaza yakoreye mu Misiri, n'uko yagenje umwami wa Misiri n'igihugu cye cyose. Mwabonye uko yatsembye ingabo z'Abanyamisiri ubwo zabakurikiraga mu Nyanja y'Uruseke. Yazirengejeho amazi, azitsembana n'amafarasi yazo n'amagare y'intambara, ntizongera kubyutsa umutwe ukundi. Mwabonye namwe ibyo yabakoreye mu butayu kugeza ubwo mwageze aha, mutibagiwe n'uko yagenje ba Barubeni, Datani na Abiramu bene Eliyabu mu nkambi y'Abisiraheli. Ubutaka bwasadukiye munsi yabo, bubamirana n'ababo n'amahema yabo, kimwe n'abari babashyigikiye bose. Mwiboneye ibyo bitangaza byose Uhoraho yakoze. Mujye mwubahiriza amabwiriza yose mbashyikirije uyu munsi, mubone gukomera mwambuke Yorodani mwigarurire kiriya gihugu. Ni byo bizatuma muramba mu gihugu gitemba amata n'ubuki, Uhoraho yarahiye ko azaha ba sokuruza n'urubyaro rwabo. Icyo gihugu mugiye kwigarurira gitandukanye n'icyo mwavuyemo. Mu Misiri mwarushywaga no kuvomera imbuto nk'abuhira akarima k'imboga. Ariko igihugu mugiye kwigarurira ni igihugu cy'imisozi n'ibikombe, kigwamo imvura. Uhoraho Imana yanyu acyitaho, kandi ahora agihanze amaso kuva mu ntangiriro z'umwaka kugeza mu iherezo ryawo. Nimugira umwete wo kubahiriza amabwiriza mbashyikirije uyu munsi, mugakunda Uhoraho Imana yanyu, mukamukorera n'umutima wanyu wose n'ubushobozi bwanyu bwose, azabaha imvura y'umuhindo n'iy'itumba mu gihe gikwiriye. Bityo muzabona umusaruro w'ingano n'uwa divayi n'uw'amavuta y'iminzenze, n'amatungo yanyu abone inzuri zitoshye. Muzarya muhāge. Mwirinde kuyoba ngo muyoboke izindi mana muzisenge, byarakaza Uhoraho akabuza imvura kugwa, ubutaka ntibwere maze mukarimbuka, mugashira vuba muri icyo gihugu cyiza agiye kubaha. Mujye muzirikana amagambo mbashyikirije muyahozeho umutima, mujye muyambara ku kuboko no mu ruhanga kugira ngo mutayibagirwa. Mujye muyigisha abana banyu, muyavuge muri imuhira n'igihe muri mu rugendo, muyavuge mugiye kuryama n'igihe mubyutse. Muzayandike ku bizingiti by'amazu no ku bikingi by'amarembo. Bityo mwebwe n'abana banyu muzaramba mu gihugu Uhoraho yasezeraniye ba sokuruza, muzahaguma ibihe byose muture nk'umusozi. Mujye mwubahiriza amabwiriza mbashyikirije muyashyire mu bikorwa, mukunde Uhoraho Imana yanyu mugenze uko ashaka, mubane na we akaramata. Nimugenza mutyo, Uhoraho azirukana amahanga abaruta ubwinshi kandi abarusha imbaraga, mwigarurire igihugu cyayo. Aho muzakoza ikirenge hose hazaba ahanyu, uhereye ku butayu mu majyepfo ukageza ku bisi bya Libani mu majyaruguru, no guhera ku ruzi rwa Efurati mu burasirazuba, ukageza ku Nyanja ya Mediterane mu burengerazuba. Nta wuzabakoma imbere aho muzajya hose, kuko Uhoraho Imana yanyu azateza ubwoba abatuye icyo gihugu babatinye, nk'uko yabibasezeranyije. Uyu munsi nimuhitemo guhabwa umugisha cyangwa kuvumwa. Nimwubahiriza amabwiriza y'Uhoraho Imana yanyu mbashyikirije uyu munsi, azabaha umugisha. Ariko nimutayubahiriza ntimugenze nk'uko mbabwiye uyu munsi, mukayoboka izindi mana mutigeze mumenya, azabavuma. Uhoraho Imana yanyu namara kubageza mu gihugu mukacyigarurira, muzatangarize ku musozi wa Gerizimu imigisha iterwa no kumwumvira, naho ku musozi wa Ebali muhatangarize imivumo iterwa no kutamwumvira. Iyo misozi iri iburengerazuba bwa Yorodani hafi y'ibiti by'inganzamarumbu bya More, uzamutse ahateganye n'i Gilugali, ukambukiranya umuhanda uri mu kibaya cya Yorodani gituwe n'Abanyakanāni. Mugiye kwambuka Yorodani mwigarurire igihugu Uhoraho Imana yanyu agiye kubaha. Nimumara kucyigarurira mukagituramo, muzajye mwitondera amateka yose Uhoraho yatanze n'ibyemezo yafashe mbashyikirije uyu munsi. Aya ni yo mateka n'ibyemezo Uhoraho yafashe, muzajya mwubahiriza igihe cyose muzaba muri mu gihugu Uhoraho Imana ya ba sokuruza yabahaye kwigarurira. Nimumara kwirukana abagituyemo, muzasenye ahantu hose basengera imana zabo, haba ku misozi miremire cyangwa migufi cyangwa munsi y'ibiti bitoshye. Muzasenye intambiro zabo, mumenagure inkingi z'amabuye basenga, mutwike n'amashusho y'ikigirwamanakazi Ashera, mutemagure n'amashusho y'izindi mana basenga, maze amazina yazo yibagirane burundu. Ntimuzasenge Uhoraho Imana yanyu nk'uko basenga imana zabo. Ahubwo Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza aho azaba, aho ni ho ab'imiryango yanyu yose bazajya bamusengera. Ni na ho muzajya mutambira ibitambo bikongorwa n'umuriro n'ibindi bitambo, muhajyane na kimwe cya cumi n'amaturo yo guhigura umuhigo n'ay'ubushake, n'uburiza bw'amatungo yanyu n'andi maturo. Ni ho muzahurira n'Uhoraho Imana yanyu mwebwe n'abanyu, muhasangirire ibyo mwaruhiye, mwishimira ko Uhoraho yabahaye umugisha Ntimuzakore nk'uko dukorera ino muri iki gihe, aho umuntu wese akora uko abyumva, kuko mutaragera mu gihugu cya gakondo aho Uhoraho Imana yanyu yabageneye kuruhukira. Ariko nimwambuka Yorodani mugatura muri icyo gihugu, Uhoraho Imana yanyu azabarinda abanzi banyu muhana imbibi, mubeho mu mahoro. Ibyo bizatuma mubasha kujya ahantu Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza ngo ahabe, mumuramye nk'uko nabategetse, mumutambire ibitambo bikongorwa n'umuriro n'ibindi bitambo, muhajyane na kimwe cya cumi n'amaturo n'ibintu byiza muzaba mwahigiye gutura Uhoraho. Muzahamushimire muri kumwe n'abahungu banyu n'abakobwa banyu, n'abagaragu banyu n'abaja banyu, muzajyane n'Abalevi bazaba batuye muri mwe kuko batazagira umunani bavanamo umusaruro nkamwe. Ntimuzatambire ibitambo bikongorwa n'umuriro aho mubonye hose. Mujye mubitambira aho Uhoraho azitoranyiriza mu ntara y'umwe wo mu miryango yanyu, mube ari ho mukorera ibyo mbategetse byose. Nyamara nimushaka kurya inyama, muzaba mwemerewe kubagira itungo aho mutuye, mukurikije uko Uhoraho Imana yanyu yabahaye gutunga. Abantu bose bazashobora kuziryaho baba bahumanye cyangwa badahumanye, nk'uko barya inyama z'umuhīgo zidahumanye. Icyakora ntimukarye inyama zirimo amaraso, mujye mubanza muyavushirize hasi. Ariko ntimuzemererwa kurira aho mutuye kuri kimwe cya cumi cy'ingano, n'icya divayi n'icy'amavuta y'iminzenze, cyangwa uburiza bw'amatungo n'amaturo yo guhigura umuhigo, n'ay'ubushake n'andi maturo yose. Muzabirire aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza, muri kumwe n'abahungu banyu n'abakobwa banyu, n'abagaragu banyu n'abaja banyu, n'Abalevi batuye muri mwe. Muzahasangirire ibyo mwaruhiye, mushimira Uhoraho Imana yanyu. Muzajye muzirikana Abalevi igihe cyose muzaba muri mu gihugu cyanyu. Uhoraho Imana yanyu nabaha kwagura igihugu cyanyu nk'uko yabibasezeranyije, namwe mukumva mushaka kurya inyama, mujye muzirya uko mushaka. Nimuzaba mutuye kure y'aho Uhoraho Imana yanyu azaba yitoranyirije ngo ahabe, muzaba mwemerewe kubaga itungo mu yo yabahaye. Inyama zaryo mujye muzirira iwanyu uko mushaka nk'uko nabategetse. Abantu bose bazashobora kuziryaho baba bahumanye cyangwa badahumanye, nk'uko barya inyama z'umuhīgo zidahumanye. Icyakora ntimukarye inyama zirimo amaraso, kuko amaraso agendana n'ubugingo. Mujye mubanza muyavushirize hasi. Mwebwe n'abazabakomokaho mujye mwumvira Uhoraho mureke kurya amaraso cyangwa kuyanywa, kugira ngo mugubwe neza. Amaturo mwegurira Uhoraho n'ayo guhigura umuhigo, muzajye muyajyana aho Uhoraho azitoranyiriza. Muzabe ari ho mutambira ibitambo bikongorwa n'umuriro, kimwe n'ibitambo mwemererwa kuryaho, naho amaraso yabyo muyaminjagire ku mpande z'urutambiro rw'Uhoraho Imana yanyu. Mwebwe n'abazabakomokaho mujye mwumvira ibyo nabategetse byose, ni bwo muzagubwa neza ibihe byose, kuko muzaba mukoze ibyiza bitunganiye Uhoraho Imana yanyu. Uhoraho Imana yanyu azatsemba amahanga y'igihugu mugiye kwigarurira, maze mugituremo. Namara kuyatsemba muzirinde kugwa mu mutego wo kuyoboka ibigirwamana byayo. Ntimugashishikazwe no kumenya uko ayo mahanga abisenga kugira ngo muyakurikize. Ntimugasenge Uhoraho Imana yanyu nk'uko abo muri ayo mahanga basenga ibigirwamana byabo, kuko babitwikira abahungu babo n'abakobwa babo ho ibitambo, bagakora n'ibindi bizira Uhoraho yanga urunuka. Mujye mukurikiza ibyo mbategeka byose, ntimukagire icyo mubyongeraho cyangwa mubigabanyaho. Birashoboka ko muri mwe haboneka umuhanuzi cyangwa ubonekerwa mu nzozi, akababwira ko hazabaho igitangaza runaka, cyo kubemeza kuyoboka izindi mana mutigeze kumenya. Nubwo icyo gitangaza cyabaho, ntikigatume mugenza nk'uko yababwiye. Uhoraho Imana yanyu azaba abagerageza, kugira ngo arebe ko mumukunda n'umutima wanyu wose n'ubushobozi bwanyu bwose. Mujye muyoboka Uhoraho Imana yanyu mumwubahe, mwubahirize amabwiriza ye, mumwumvire mumukorere, mubane na we akaramata. Naho uwo muhanuzi cyangwa uwo muntu ubonekerwa mu nzozi, muzamwice mumuziza ko azaba ababwirije kugomera Uhoraho Imana yanyu, wabacunguye akabakura mu Misiri aho mwari inkoreragahato. Muzice uwo muntu washakaga gutuma mutagenza nk'uko Uhoraho Imana yanyu yabategetse. Bityo muzakure ikibi muri mwe. Birashoboka ko umuvandimwe wawe cyangwa umuhungu wawe, cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugore upfumbase, cyangwa incuti yawe magara, yakoshya rwihishwa gusenga izindi mana, wowe na ba sokuruza mutigeze kumenya. Zishobora kuba iz'amahanga muhana imbibi, cyangwa iz'andi mahanga yose yo ku isi. Ntukemerere uwo muntu ko akoshya, ntukamutege amatwi, ntukamugirire impuhwe, ntukamubabarire kandi ntukamurengere. Ntihakagire ikikubuza kumwica. Ujye uba ari wowe ubanza kumutera ibuye, maze abandi bantu bose bakurikireho. Muzamwicishe amabuye kuko azaba yabashutse kugira ngo mwimūre Uhoraho Imana yanyu, wabakuye mu Misiri aho mwari inkoreragahato. Abisiraheli bose bazumva ko mwamwishe batinye, he kuzagira undi ucumura nk'uwo muntu. Birashoboka ko mwazumva amakuru aturutse muri umwe mu mijyi Uhoraho Imana yanyu azabaha guturamo, avuga ko hari abantu b'ibyohe bo mu Bisiraheli, bashuka abo mu mujyi wabo kugira ngo bajye gukorera izindi mana mutigeze kumenya. Nimwumva impuha nk'izo muzabikurikirane, mubibaririze mubigenzure mwitonze. Nimusanga bifite ishingiro ko icyo kizira kizaba cyakozwe koko, ntihakagire ikibabuza kumarira ku icumu ab'uwo mujyi bose n'amatungo yabo. Muzatsembe uwo mujyi n'ibiwurimo byose. Ibyo ab'uwo mujyi batunze byose muzabiteranyirize hamwe ku karubanda, mubitwikane n'uwo mujyi wose bibe nk'igitambo gitwikiwe Uhoraho Imana yanyu. Uwo mujyi ntuzongere kubakwa, uzahore ari amatongo iteka. Ntimuzagire ibyo mwisahurira mu bikwiriye gutwikwa, ni bwo Uhoraho azashira uburakari, abagirire impuhwe n'imbabazi kandi abagwize nk'uko yarahiriye ba sokuruza. Mujye mwumvira Uhoraho Imana yanyu, mwubahirize amabwiriza ye yose mbashyikirije uyu munsi, mukore ibimutunganiye. Muri abana b'Uhoraho Imana yanyu, none rero igihe mwapfushije ntimukagaragaze umubabaro mwicisha indasago, cyangwa mwiyogoshesha imisatsi yo mu gahanga. Muri ubwoko Uhoraho Imana yanyu yitoranyirije. Yabahisemo mu yandi mahanga yose yo ku isi, kugira ngo mumubere ubwoko bw'umwihariko. Ntimukarye ikintu cyose kizira. Mu matungo n'inyamaswa, mushobora kurya inka n'intama n'ihene, n'impara n'isirabo n'indonyi, n'inyemera n'impongo n'ifumbēri n'ingeragere. Mushobora kurya ibyūza kandi bifite inzara z'ibinono zigabanyijemo kabiri. Ariko ingamiya n'urukwavu n'impereryi nubwo byūza ntimukabirye, kuko bidafite inzara z'ibinono zigabanyijemo kabiri. Kuri mwe birahumanye. Ingurube na yo nubwo ifite inzara z'ibinono zigabanyijemo kabiri, ntimukayirye kuko itūza. Kuri mwe irahumanye. Ntimukarye ku nyama zabyo cyangwa ngo mukore ku ntumbi zabyo. Mu biba mu mazi, mushobora kurya amafi yose afite amababa n'isharankima, ariko ntimukarye ibidafite amababa n'isharankima. Kuri mwe birahumanye. Mushobora kurya ibisiga n'inyoni bidahumanye byose, ariko ntimukarye kagoma n'icyanira n'itanangabo, na sakabaka n'icyarūzi, n'inkongoro uko amoko yayo ari, n'amoko yose y'ibikōna, na mbuni na nyirabarazana, n'inkoko y'amazi n'agaca uko amoko yako ari, n'igihunyira gito n'igihunyira kinini, n'igihunyira cy'amatwi, n'uruyongoyongo n'ikizu n'inzoya, n'umusambi n'igishondabagabo uko amoko yacyo ari, na samusure n'agacurama. Ntimukarye udusimba twose tuguruka duhumanye, ariko mushobora kurya utudahumanye twose. Muri ubwoko Uhoraho Imana yanyu yiyeguriye, ntimukarye inyama z'icyipfushije. Mushobora kuziha abanyamahanga batuye muri mwe cyangwa mukazibagurisha bakazirira. Ntimugatekeshe umwana w'ihene amahenehene ya nyina. Buri mwaka mujye mukura ku musaruro wanyu kimwe cya cumi. Muzajye aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza kugira ngo ahabe, muharire kuri kimwe cya cumi cy'ingano n'icya divayi, n'icy'amavuta y'iminzenze n'uburiza bw'amatungo yanyu. Ibyo bizabigisha guhora mwubaha Uhoraho Imana yanyu. Birashoboka ko muzaba mutuye kure y'aho hantu Uhoraho Imana yanyu azaba yaritoranyirije, ku buryo mudashobora kujyanayo kimwe cya cumi cy'umusaruro utubutse yabahaye. Icyo gihe muzagurishe icyo kimwe cya cumi, ikiguzi mube ari cyo mujyanayo. Nimugerayo muzagure icyo mushaka cyose, yaba inka cyangwa intama cyangwa ihene, cyangwa divayi cyangwa indi nzoga, cyangwa ikindi cyose mwifuza. Muzabihasangirire n'abo mu ngo zanyu mwishimye. Muzazirikane n'Abalevi bazaba batuye muri mwe, kuko batazagira umunani bavanamo umusaruro nkamwe. Icyakora uko imyaka itatu ishize, mujye mubika kimwe cya cumi cy'umusaruro w'uwo mwaka mu mijyi muzaba mutuyemo. Bizatunge Abalevi kuko batagira umunani, bitunge n'abanyamahanga n'impfubyi n'abapfakazi batuye muri mwe. Bazarye bahage, namwe Uhoraho Imana yanyu abahere umugisha mu byo mukora byose. Uko imyaka irindwi ishize, abo mwagurije muzajye mubarekera imyenda babarimo. Dore uko bizagenda: bazatangaza ko uwo mwaka ari uwo guharira abandi imyenda nk'uko Uhoraho yabivuze. Uwagize icyo aguriza mugenzi we cyangwa mwene wabo w'Umwisiraheli, ajye akimurekera ye kugira icyo amwishyuza. Mwemererwa kwishyuza abanyamahanga, ariko bene wanyu ntimukabishyuze. Nimumara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo, ntihazagire umukene uba muri mwe. Uhoraho azabaha umugisha, nimumwumvira mukubahiriza amabwiriza yose mbashyikirije uyu munsi. Uhoraho Imana yanyu azabaha umugisha nk'uko yabibasezeranyije. Muzaguriza amahanga menshi, ariko mwe ntimuzayaka inguzanyo. Muzategeka amahanga menshi, ariko yo ntazabategeka. Nimumara gutura mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha hakagira umwe muri mwe ukena, ntimuzanangire umutima ngo mumwime. Muzamugirire ubuntu mumugurize ibyo akeneye. Nimubona umwaka wa karindwi wo guharira abantu imyenda wegereje, ntimukabyitwaze ngo mwange kumuguriza. Icyo gitekerezo kibi cyatuma aganyira Uhoraho ibyo mwamugiriye, bikababera icyaha. Ntimukabure kumuha kandi mujye mumuha mutitangiriye itama, bizatuma Uhoraho Imana yanyu abahera umugisha mu byo mukora byose. Nta gihe hazabura abakene mu gihugu cyanyu, ni cyo gitumye mbategeka kugirira ubuntu mwene wanyu w'imbabare cyangwa w'umukene. Nugura mwene wanyu w'Umuheburayi cyangwa w'Umuheburayikazi kugira ngo akubere inkoreragahato, azagukorere imyaka itandatu, mu wa karindwi umureke yigendere yigenge. Kandi ntuzamusezerere amara masa, ahubwo uzamuhe ku byo Uhoraho yakugabiye: amatungo n'imyaka na divayi. Mujye mwibuka ko namwe mwari inkoreragahato mu Misiri, Uhoraho Imana yanyu akabacungura. Ni cyo gitumye mbaha iri tegeko uyu munsi. Ariko uwo waguze niyanga kugenda kubera ko agukunda wowe n'umuryango wawe akaba amerewe neza iwawe, uzamuhagarike ku rugi umupfumuze ugutwi uruhindu, maze azagukorere iminsi yose y'ukubaho kwe, yaba umugabo cyangwa umugore uzamugenze utyo. Nureka inkoreragahato ikigendera ikigenga ntukabyinubire. Ujye uzirikana ko yagukoreye imyaka itandatu, kandi ko yari igufitiye akamaro kenshi kuruta umukozi usanzwe. Nugenza utyo, Uhoraho Imana yawe azaguhera umugisha mu byo ukora byose. Mujye mwegurira Uhoraho Imana yanyu uburiza bwose bw'igitsinagabo bw'amatungo yanyu. Ntimugakoreshe ikimasa cy'uburiza imirimo, kandi ntimugakemure isekurume y'uburiza. Buri mwaka mwebwe n'abo mu ngo zanyu, mujye mujyana ayo matungo y'uburiza aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza, muyaharīre. Muri ayo matungo nihaboneka iricumbagira cyangwa irihumye cyangwa irifite indi nenge yose, ntimuzaritambire Uhoraho Imana yanyu. Bene ayo matungo mushobora kuyarira aho mutuye. Abantu bose bazashobora kuyaryaho baba bahumanye cyangwa badahumanye, nk'uko barya inyama z'umuhīgo zidahumanye. Icyakora ntimukarye inyama zirimo amaraso, mujye mubanza muyavushirize hasi. Mu kwezi kwa Abibu mujye mwizihiriza Uhoraho Imana yanyu Pasika, kuko muri uko kwezi ari bwo yabavanye mu Misiri nijoro. Muzajye aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza ngo ahabe, mumutambire igitambo cya Pasika kivanywe mu mikumbi cyangwa mu mashyo. Ntimukarishe inyama zacyo imigati isembuye. Muzamare iminsi irindwi murya imigati idasembuye, yo kwibutsa umubabaro mwari mufite igihe mwavaga mu Misiri hutihuti. Ibyo bizahora bibibutsa uko mwavuye mu Misiri. Muri iyo minsi irindwi muzakure umusemburo mu gihugu cyanyu cyose, kandi ntimukagire inyama z'igitambo cya Pasika muraza. Ntimuzatambire igitambo cya Pasika ahabonetse hose mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha guturamo, ahubwo muzajye aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza kugira ngo ahabe, muhatambire igitambo cya Pasika nimugoroba izuba rirenze, ku itariki mwaviriyeho mu Misiri. Muzotse inyama zacyo muzirire aho hantu, nibucya musubire mu mahema yanyu. Muzamare iminsi itandatu murya imigati idasembuye, ku wa karindwi mukoranire gusenga Uhoraho Imana yanyu, mwe kugira imirimo mukora. Uhereye ku munsi wa mbere muzasaruraho ingano, muzabare ibyumweru birindwi, maze mujye kwizihiriza Uhoraho Imana yanyu umunsi mukuru w'isarura ry'ibinyampeke. Muzajyane amaturo y'ubushake mukurikije umusaruro Uhoraho Imana yanyu yabahaye. Muzayizihirize aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza kugira ngo ahabe, mwishimane n'abahungu banyu n'abakobwa banyu, n'abagaragu banyu n'abaja banyu, n'Abalevi batuye muri mwe, n'abanyamahanga n'impfubyi n'abapfakazi muturanye. Muzajye mwibuka ko mwari inkoreragahato mu Misiri, mukurikize ayo mateka Uhoraho yatanze. Nimumara guhunika imyaka no kwenga imizabibu, muzajye mwizihiza iminsi mikuru y'ingando mumare iminsi irindwi, mwishimane n'abahungu banyu n'abakobwa banyu, n'abagaragu banyu n'abaja banyu, n'Abalevi n'abanyamahanga, n'impfubyi n'abapfakazi batuye muri mwe. Muzajye aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza muhamare iyo minsi irindwi, mwishimira ko azaba yabahaye imisaruro myiza n'umugisha mu byo mukora byose. Uko umwaka utashye, Abisiraheli bose b'igitsinagabo bazajye bakora ingendo eshatu zo kujya kuramya Uhoraho Imana yanyu aho azitoranyiriza. Bazahizihirize iminsi mikuru y'imigati idasembuye, n'uw'isarura ry'ibinyampeke, n'iy'ingando. Ntihakagire ujya kuramya Uhoraho nta turo ajyanye. Mujye muzana amaturo mukurikije imisaruro Uhoraho Imana yanyu yabahaye. Mu mijyi yose Uhoraho Imana yanyu azabaha, muzashyireho abacamanza n'abandi bashinzwe kubahiriza amategeko mu miryango yanyu. Bazajye baca imanza zitabera. Ntimukagoreke imanza, abantu bose mujye mubafata kimwe. Ntimukarye ruswa kuko ihuma amaso y'abanyabwenge, kandi ikagoreka abantu b'intabera. Mujye muharanira ubutabera, kugira ngo mubeho kandi mwigarurire igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha. Ntimukiremere ishusho ry'ikigirwamanakazi Ashera ribajwe mu giti, kugira ngo murishinge iruhande rw'urutambiro muzaba mwubakiye Uhoraho Imana yanyu. Ntimugashinge inkingi z'amabuye asengwa, kuko Uhoraho Imana yanyu azanga. Ntimugatambire Uhoraho Imana yanyu itungo rifite inenge cyangwa ubundi busembwa bwose, kuko byaba ari ikizira kuri we. Birashoboka ko muri umwe mu mijyi Uhoraho Imana yanyu azabaha, hazaboneka umugabo cyangwa umugore umucumuraho akica Isezerano yagiranye natwe, ntakurikize ibyo nabategetse ahubwo akayoboka izindi mana akaziramya, cyangwa akaramya izuba cyangwa ukwezi, cyangwa inyenyeri. Nimwumva bene ibyo bivugwa muzabigenzure mwitonze. Nimusanga bifite ishingiro ko icyo kizira kizaba cyakozwe muri Isiraheli koko, muzajyane uwagikoze inyuma y'umujyi mumwicishe amabuye. Muzamwice nashinjwa n'abagabo babiri cyangwa barenzeho, ariko nashinjwa n'umuntu umwe gusa ntimuzagire icyo mumutwara. Abamushinje bajye babanza kumutera amabuye, abandi bose bakurikireho. Bityo muzakure ikibi muri mwe. Nihaboneka urubanza rubananira mu nkiko zo mu mijyi yanyu, rwaba urw'ubwicanyi cyangwa urw'amahugu cyangwa urw'uruguma, muzarujyane aho Uhoraho Imana yanyu azaba yaritoranyirije. Muzarushyikirize Abalevi b'abatambyi n'umuntu uzaba ashinzwe ubucamanza muri icyo gihe, barukemure. Ibyemezo bizafatirwa ahantu Uhoraho azaba yaritoranyirije, muzabe ari byo mukurikiza. Bazabasobanurira amategeko bifashishije bakemura urwo rubanza, namwe muzayakurikize mudateshuka. Nihagira uwinangira akanga kumvira umutambyi ukorera Uhoraho Imana yanyu aho hantu, cyangwa ntiyumvire umucamanza, azicwe. Bityo muzakure ikibi muri Isiraheli. Abantu nibabyumva bazatinya he kugira abandi bacumura batyo. Nimumara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha mukagituramo, muzibwira ko mukeneye umwami kimwe n'andi mahanga muhana imbibi. Icyo gihe muzimike uwo Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza. Agomba kuba uwo mu bwoko bwanyu, ntimuzimike umunyamahanga. Umwami ntazashake kugwiza amafarasi, cyangwa ngo asubize abantu mu Misiri kuyamushakirayo. Uhoraho yababujije gusubirayo. Ntazashake abagore benshi kuko byatuma yimūra Uhoraho. Ntazashake gutunga ibya Mirenge. Namara kwima, Abalevi b'abatambyi bazamushyikirize aya Mategeko ayandukure mu gitabo. Icyo gitabo azakigumane ajye agisoma iminsi yose azaba akiriho, kugira ngo acyigiremo kubaha Uhoraho Imana ye, no kwitondera amagambo yose n'amateka yose y'aya Mategeko. Ibyo bizatuma atishyira hejuru y'abandi Bisiraheli, kandi adateshuka kuri aya mabwiriza, maze arambe ku ngoma ya Isiraheli we n'abazamukomokaho. Abatambyi n'abandi bo mu muryango wa Levi bose, ntibazagira umugabane cyangwa gakondo kimwe n'abandi Bisiraheli. Umugabane wabo uzava ku maturo atwikwa y'Uhoraho, abe ari na yo abatunga. Ntibazagira umugabane kimwe n'abandi Bisiraheli, kuko Uhoraho ari we mugabane wabo nk'uko yababwiye. Igihe mutamba itungo ho igitambo cy'umusangiro, mugomba guha abatambyi urushyi rw'akaboko n'imisaya n'igifu. Mujye mubaha umuganura w'ingano n'uwa divayi n'uw'amavuta y'iminzenze, mubahe n'ubwoya muzakemura intama bwa mbere. Mu miryango yose y'Abisiraheli, Uhoraho Imana yanyu yitoranyirije uwa Levi kugira ngo umukorere iteka ryose. Nihagira Umulevi uzaba atuye muri umwe mu mijyi ya Isiraheli, akifuza abikuye ku mutima kujya gukorera aho Uhoraho azaba yitoranyirije, azemererwe gukorera Uhoraho Imana ye nk'uko abandi Balevi bahari bakora. Ajye ahabwa umugabane w'ibyokurya nk'uwabo, agumane n'ibiguzi by'ibyo yarazwe na ba sekuruza. Nimumara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha, ntimuzigane ibizira bikorwa n'amahanga agituyemo. Ntihakagire uwo muri mwe utwika umuhungu we cyangwa umukobwa we ho igitambo cy'ikigirwamana Ntihakagire umupfumu cyangwa umucunnyi cyangwa umunyabugenge, cyangwa umurozi cyangwa uterekēra abazimu, cyangwa umushitsi w'uburyo bwose uba muri mwe. Uhoraho Imana yanyu yanga urunuka abakora batyo, ibyo bizira ni byo bitumye agiye kwirukana ayo mahanga mukayazungūra. Muzabere indakemwa Uhoraho Imana yanyu. Amahanga mugiye kuzungūra araraguza agacunisha, ariko mwebwe Uhoraho Imana yanyu ntabibemerera. Uhoraho Imana yanyu azabatumaho umuhanuzi umeze nkanjye ukomoka muri mwe, muzamwumvire. Azamubatumaho kuko ubwo mwari mukoraniye ku musozi wa Horebu, mwasabye kutazongera kumva ijwi ry'Uhoraho Imana yanyu, cyangwa kubona wa muriro ugurumana kugira ngo mutazapfa. Uhoraho arambwira ati: “Ibyo basabye bifite ishingiro. Nzabatumaho umuhanuzi umeze nkawe, ukomotse muri bo. Nzamubwira ibyo azavuga, na we azabagezaho ibyo nzamutegeka byose. Nanjye nzahana umuntu wese utazumvira uwo muhanuzi nzabatumaho. Ariko nihagira umuhanuzi uzitwaza izina ryanjye agahangara kuvuga ibyo ntamutegetse, cyangwa akavuga ko yatumwe n'izindi mana, uwo muhanuzi azicwe.” Mushobora kwibaza icyabamenyesha ko umuhanuzi atatumwe n'Uhoraho. Umuhanuzi niyitwaza izina ry'Uhoraho akagira icyo avuga ntikibe, muzamenya ko atari Uhoraho wamutumye. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kubyihimbira, ntimuzamwiteho. Uhoraho Imana yanyu namara gutsemba amahanga atuye mu gihugu azabaha, muzatura mu mijyi yabo no mu mazu yabo. Umuntu wishe undi atabigambiriye cyangwa nta cyo bapfaga kindi, ashobora kuwuhungiramo kugira ngo na we batamwica. Urugero: abantu bari mu ishyamba batema ibiti, ishoka y'umwe igakuka ikica mugenzi we, azahungire muri umwe muri iyo mijyi kugira ngo batamwica. Ntagomba gucirwa urwo gupfa kuko atari asanzwe yanga mugenzi we, ariko bene wabo w'uwishwe bashobora kurakara bakamukurikira. Umujyi w'ubuhungiro ubaye kure, bāmufata atarawugeramo bakamwica. Ni yo mpamvu mbategetse gutoranya imijyi itatu. kugira ngo abishe abandi batabigambiriye baticwa, namwe mukabarwaho amaraso azaba yamenetse mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo. Ariko umuntu niyanga undi akamwubikira akamwica, hanyuma agahungira muri umwe muri iyo mijyi, abakuru bo mu mujyi akomokamo bazamugaruze, bamushyikirize uhōrera uwapfuye amwice. Ntimuzamugirire impuhwe, ahubwo muzakure ikibi muri mwe kugira ngo mugubwe neza. Nimumara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha, ntihazagire urengēra umuturanyi we ngo yimure imbago z'isambu zizaba zarashinzwe na ba sekuruza. Umugabo umwe ntahagije gushinja umuntu icyaha icyo ari cyo cyose, ajye ashinjwa n'abagabo babiri cyangwa barenzeho kugira ngo icyo aregwa kimuhame. Umuntu narega undi ibinyoma agambiriye kumugirira nabi, bombi bazajye aho basengera Uhoraho, babitekerereze abatambyi n'abacamanza bazaba bariho icyo gihe. Abacamanza bazabigenzure cyane nibasanga urega abeshyera mugenzi we, muzamugirire nk'uko yari yagambiriye kumugirira. Muzakure ikibi muri mwe. Abandi nibabyumva bazatinya he kuzagira undi muri mwe ucumura nk'uwo muntu. Ntimuzamugirire impuhwe, azahanwe hakurikijwe icyo yagambiriye gukora, nk'uko umwicanyi acirwa urwo gupfa, umennye undi ijisho agahanishwa kumenwa irye, ukuye undi iryinyo agahanishwa gukurwa irye, uciye undi ikiganza cyangwa ikirenge agahanishwa gucibwa icye. Nimujya ku rugamba mugasanga abanzi banyu babarusha amafarasi n'amagare y'intambara n'ingabo, ntimuzabatinye kuko Uhoraho Imana yanyu wabavanye mu Misiri azaba ari kumwe namwe. Mutaratangira kurwana umutambyi azahagarare imbere y'ingabo, azibwire ati: “Bisiraheli, nimwumve! Uyu munsi mugiye guhangana n'abanzi, none nimukomere mureke kugira ubwoba no gutinya no guhinda umushyitsi! Uhoraho Imana yanyu arajyana namwe abarwanirire mutsinde abanzi banyu.” Maze abashinzwe kubahiriza amategeko bazabwire ingabo bati: “Niba muri mwe hari uwubatse inzu akaba atarayitaha, nagende ayitahe, atazagwa mu ntambara igatahwa n'undi. Niba hari uwateye imizabibu akaba atararya imbuto zayo, nasubire iwe atazagwa mu ntambara, imizabibu ye igasarurwa n'undi. Niba hari uwasabye umugeni akaba ataramurongora, nasubire iwe atazagwa mu ntambara, umugeni we akarongorwa n'undi. Niba kandi hari ufite ubwoba agatinya gutabara, nasubire iwe adaca abandi intege.” Abashinzwe kubahiriza amategeko nibamara kubwira ingabo batyo, bazazishyikirize abatware b'ingabo. Mbere yo gutera umujyi, mujye mubanza mubaze abawutuye niba bemera gutsindwa batarwanye. Nibabyemera bakabareka mukawinjiramo, abawutuyemo bose bazabayoboke kandi babakorere imirimo y'agahato. Ariko nibashaka kubarwanya muzagote umujyi wabo, maze Uhoraho Imana yanyu nawubagabiza, muzamarire ku icumu abagabo bawurimo bose. Muzajyane ho iminyago abagore n'abakobwa n'abana n'amatungo, n'ibindi byose biri muri uwo mujyi Uhoraho Imana yanyu azaba yabahaye, murye n'ibiribwa muzawusahuramo. Uko azabe ari ko muzagenza imijyi iri kure y'igihugu mugiye kwigarurira. Naho mu mijyi y'icyo gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo, muzice abantu bose n'amatungo yose. Muzatsembe Abaheti n'Abamori n'Abanyakanāni, n'Abaperizi n'Abahivi n'Abayebuzi nk'uko Uhoraho Imana yanyu yabibategetse. Naho ubundi babatoza ibizira bakora baramya imana zabo, mukaba mucumuye ku Uhoraho Imana yanyu. Nimushaka kwigarurira umujyi, ntimugateme ibiti byera imbuto by'abawutuye, nubwo mwaba mumaze igihe kirekire muwugose. Ibiti si byo banzi banyu ngo mubirwanye, ahubwo bishobora kubatunga. Icyakora ibiti bitera imbuto ziribwa mushobora kubitema, kugira ngo mubyubakishe ibikwa byo kūririraho inkuta z'uwo mujyi, kugeza igihe muzawigarurira. Nimumara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha, hakagira ubona intumbi y'umuntu ku gasozi kandi uwamwishe ntamenyekane, abakuru n'abacamanza bazajyeyo kugira ngo bamenye umujyi uri hafi y'iyo ntumbi uwo ari wo. Abakuru b'uwo mujyi bazashake inyana y'ishāshi itarigeze ikoreshwa imirimo, bayijyane mu kabande katigeze gahingwa karimo akagezi kadakama, bayice bayivunnye ijosi. Abatambyi na bo bagomba kuba bahari, kuko ari bo bashinzwe guca imanza z'amahane n'urugomo. Ni bo Uhoraho Imana yanyu yitoranyirije mu Balevi, kugira ngo bamukorere kandi basabire abantu umugisha mu izina rye. Abakuru bose b'uwo mujyi bazakarabire hejuru y'iyo shāshi yiciwe muri ako kabande, bavuge bati: “Ntabwo ari twe twamennye amaraso y'uwo muntu, kandi ntituzi uwayamennye. Uhoraho, babarira Abisiraheli ubwoko bwawe wacunguye, ntubabareho ubwicanyi.” Uko ni ko bazaba bahanaguweho icyaha. Ibyo ni byo Uhoraho abashakaho kugira ngo muhanagurweho bene ubwo bwicanyi. Nimujya ku rugamba Uhoraho Imana yanyu akabagabiza abanzi banyu, muzabajyane ho iminyago. Nihagira ubona muri iyo minyago umukobwa mwiza akamubengukwa, yemererwa kumurongora. Ariko ajye abanza amujyana iwe, uwo mukobwa yiyogosheshe, ace inzāra, ahindure imyambaro yanyaganywe, ahamare ukwezi kose aririra ababyeyi be, hanyuma abone kumurongora abe umugore we. Ariko uwo mugabo namuhararukwa, azamureke yigire aho ashaka. Ntakamugurishe cyangwa ngo amugirire nabi kuko azaba yararyamanye na we. Birashoboka ko umugabo yagira abagore babiri, umwe akaba inkundwakazi, undi akaba intabwa maze bombi bakabyara abahungu. Umuhungu w'impfura naba uw'intabwa, ntibizabuze se kumuha umunani umugenewe. Ntashobora guha umuhungu w'inkundwakazi ubutware bw'umwana w'impfura. Ahubwo ajye aha umuhungu w'intabwa umunani ukubye kabiri uwa murumuna we ku byo atunze byose, kuko ari we muhungu we wa mbere wagenewe ubutware bw'umwana w'impfura. Nihagira umusore winangira akigira icyigomeke, ntiyumvire ababyeyi be ndetse bamuhana ntiyumve, ababyeyi be bajye bamujyana ku irembo ry'umujyi bamwereke abakuru bawo, bamubaregere bati: “Uyu mwana wacu yarinangiye yigira icyigomeke kandi yanga kutwumvira, ni umunyangesombi kandi ni umusinzi.” Abagabo bose bo muri uwo mujyi bajye bamwicisha amabuye, bityo muzakura ikibi muri mwe. Abisiraheli bose nibabyumva bazatinya. Umuntu nakora icyaha gikwiriye guhanishwa gupfa, bakamwica bakamanika intumbi ye ku giti, iyo ntumbi ntikarare kuri icyo giti. Mujye muyihamba uwo munsi kuko umanitswe aba yaravumwe n'Imana. Muzirinde guhumanya igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo. Nubona inka cyangwa intama cyangwa ihene y'undi yazimiye ntukayirengagize, ahubwo uzayimugarurire. Niba nyirayo atuye kure cyangwa ukaba utamuzi, ujye uyifata uyijyane iwawe kugeza ubwo azazira kuyishaka. Ni na ko uzabigenza no ku ndogobe ye, cyangwa umwambaro we cyangwa ikindi kintu cyose cyatakaye ukakibona, ntukacyirengagize. Nusanga indogobe y'undi cyangwa inka ye yatembye mu nzira ntukamutererane, ahubwo uzamufashe kuyibyutsa. Umugore ntakambare imyambaro y'abagabo, umugabo na we ntakambare iy'abagore, kuko bene ibyo ari ikizira ku Uhoraho Imana yanyu. Niba uri mu nzira ugenda ukabona icyari cy'inyoni mu giti cyangwa hasi, harimo inyoni ibundikiye ibyana cyangwa amagi, ntukajyane nyina. Ibyana cyangwa amagi ushobora kubijyana, ariko uzareke nyina yigendere. Nubigenza utyo uzagubwa neza kandi uzarama. Niwubaka inzu ifite igisenge gishashe, uzakizengurutse akazitiro karinda abantu kugwa, naho ubundi wazaryozwa umuntu uzahahanuka. Ntukabibe izindi mbuto mu murima wawe w'imizabibu, naho ubundi izo mbuto n'iz'imizabibu byaba ari umuziro. Ntugahingishe igisuka gikururwa n'ikimasa n'indogobe bizirikanyije hamwe. Ntukambare imyambaro iboshywe mu ndodo zidahuje ubwoko. Ujye utera incunda ku misozo ine y'umwenda wambara. Birashoboka ko umuntu yarongora umukobwa, hanyuma akamwanga akamurega ibiteye isoni, akamusebya ati: “Uyu mukobwa narongoye nasanze atari isugi!” Nibigenda bityo, ababyeyi b'uwo mukobwa bajye bajyana ishuka abageni barayeho, bayishyīre abakuru ku irembo ry'umujyi. Se w'uwo mukobwa ababwire ati: “Uyu mugabo namushyingiye umukobwa wanjye none aramwanze. Aramurega ibiteye isoni, ngo ntiyasanze ari isugi. Nyamara dore ikimenyetso cy'uko yari isugi.” Nuko bazarambure iyo shuka iriho amaraso bayereke abakuru b'umujyi. Abakuru b'umujyi bafate uwo mugabo bamuhane, kuko yashebeje umukobwa w'Abisiraheli. Bamuce icyiru cy'ibikoroto ijana by'ifeza, babihe sebukwe. Uwo mugabo azakomeze kubana n'umugore we iminsi yose y'ukubaho kwe, ntakamwirukane. Ariko niba icyo kirego gifite ishingiro, ntihagire ikimenyetso cyerekana ko uwo mukobwa yari isugi, bajye bamujyana imbere y'inzu ya se, abagabo bo mu mujyi bamwicishe amabuye. Bazaba bamuhōye ko yakoreye ishyano muri Isiraheli agasambana akiri kwa se, bityo muzakure ikibi muri mwe. Umugabo nafatwa aryamanye n'umugore w'undi mugabo bombi bazicwe, bityo muzakure ikibi muri Isiraheli. Umugabo nafatirwa mu mujyi aryamanye n'umukobwa w'isugi wasabwe n'undi mugabo, bombi muzabajyane ku irembo ry'uwo mujyi mubicishe amabuye. Umukobwa azaba azize ko atatatse kandi ari mu mujyi, naho umugabo azaba azize ko yaryamanye n'umugeni w'undi mugabo. Bityo muzakure ikibi muri mwe. Ariko umugabo nafatira mu gasozi umukobwa w'isugi wasabwe n'undi mugabo, akaryamana na we ku ngufu, uwo mugabo azabe ari we wicwa wenyine. Umukobwa ntimuzagire icyo mumutwara kuko nta cyaha yakoze. Ni umwere nk'umuntu wishwe na mugenzi we, kuko uwo mukobwa wasabwe yafatiwe ku gasozi, yataka hakabura umutabara. Umugabo nafata umukobwa w'isugi utarasabwa akaryamana na we ku ngufu bakabafata, uwo mugabo azahe se w'uwo mukobwa ibikoroto mirongo itanu by'ifeza. Uwo mugabo azarongore uwo mukobwa kuko yaryamanye na we ku ngufu, amubere umugore iminsi yose y'ukubaho kwe, ntakamwirukane. Ntihakagire uwinjira muka se, byaba ari ugukoza se isoni. Umugabo w'inkone cyangwa washahuwe, ntakajye mu ikoraniro ry'Uhoraho. Umuntu w'ikinyandaro ntakajye mu ikoraniro ry'Uhoraho, ndetse n'abazamukomokaho kugeza ku gisekuru cya cumi ntibazemererwe kurijyamo. Umwamoni cyangwa Umumowabu ntakigere ajya mu ikoraniro ry'Uhoraho, ndetse n'abazabakomokaho kugeza ku gisekuru cya cumi ntibazemererwe kurijyamo, kuko banze kubakīra no kubaha ibyokurya n'amazi, ubwo mwavaga mu Misiri. Ndetse Abamowabu baguriye Balāmu mwene Bewori w'i Petori yo muri Mezopotamiya ngo abavume. Ariko Uhoraho Imana yanyu ntiyemera ko Balāmu abavuma, ahubwo imivumo ye Uhoraho Imana yanyu ayihindura imigisha kuko abakunda. Ntimukabashakire amahoro cyangwa ibyiza, uko ibihe bihaye ibindi. Ntimukange Abedomu kuko ari bene wanyu, kandi ntimukange Abanyamisiri kuko mwasuhukiye mu gihugu cyabo. Abuzukuru babo bazemererwa kujya mu ikoraniro ry'Uhoraho. Nimujya ku rugamba kurwanya abanzi banyu, mujye mwirinda ikintu cyose cyabahumanya. Nihagira umugabo uhumanywa no gusohora intanga nijoro ajye yirirwa inyuma y'inkambi, ku gicamunsi ajye yiyuhagira, izuba nirimara kurenga abone gusubira mu nkambi. Muzateganye ahantu hiherereye inyuma y'inkambi, aho muzajya mwituma. Buri muntu ajye agira igihōsho mu bikoresho bye, kugira ngo agicukuze aho kwituma kandi agikoreshe ahatwikīra. Uhoraho Imana yanyu agendagenda mu nkambi zanyu, kugira ngo abarinde kandi abahe kunesha abanzi banyu. Inkambi zanyu zigomba kuba ziboneye, kuko Uhoraho ahabonye ikintu giteye ishozi atahagaruka. Inkoreragahato nihungira mu gihugu cyanyu ntimuzayisubize shebuja, muzayireke iture muri mwe mu mujyi izihitiramo kandi ntimuzayikandamize. Mu mihango y'idini ntihakagire uwo muri mwe uryamana n'indaya y'umugore cyangwa y'umugabo. Ntimukakire ibyahonzwe indaya ngo bihiguzwe umuhigo mu nzu y'Uhoraho Imana yanyu, kuko ibyo zikora ari ibizira ku Uhoraho Imana yanyu. Nimuguriza Umwisiraheli amafaranga cyangwa ibyokurya cyangwa ikindi kintu, ntimuzamwake inyungu. Umunyamahanga we mushobora kumwaka inyungu, ariko mwene wanyu ntimuzayimwake, ni bwo Uhoraho Imana yanyu azabahera umugisha mu byo muzakorera byose mu gihugu mugiye kwigarurira. Nimuhigira Uhoraho Imana yanyu umuhigo ntimuzatinde kuwuhigura, kugira ngo bitazababera icyaha kuko atazabura kuwubaryoza. Nimutagira umuhigo muhiga nta cyaha muzaba mukoze. Ariko nimwiyemeza guhigira Uhoraho Imana yanyu umuhigo, muzajye muwuhigura nk'uko mwabyivugiye. Umuntu unyuze mu murima w'imizabibu y'undi, yemererwa kurya imbuto zayo uko ashaka, ariko ntiyemererwa kugira izo asoroma ngo azijyane. Unyuze mu murima w'ibinyampeke by'undi, yemererwa guca ihundo, ariko ntiyemererwa gutemesha umuhoro imyaka ye. Birashoboka ko umuntu yarongora umugeni agasanga afite imibereho iteye isoni ku buryo atakimwishimiye, akamwandikira urwandiko rwemeza ko amusenze, akamwirukana. Hanyuma uwo mugore agacyurwa n'undi mugabo na we akamwanga, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda akamwirukana, cyangwa uwo mugabo wamucyuye agapfa. Icyo gihe umugabo we wa mbere ntashobora kumucyura, kuko yihumanyishije ubusambanyi. Byaba ari ikizira ku Uhoraho. Ntimuzakorere icyaha nk'icyo mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo. Umugabo umaze igihe gito arongoye, ntakajye ku rugamba kandi ntagakoreshwe n'umurimo wose utuma ava iwe. Mujye mumureka amare umwaka iwe, anezeze umugore yarongoye. Ntihakagire umuntu ufata urusyo cyangwa ingasīre ho ingwate, kuko yaba yicishije nyirabyo inzara. Nihagira umuntu ushimuta mugenzi we w'Umwisiraheli, akamugira inkoreragahato ye cyangwa akamugurisha, uwo mushimusi azicwe. Bityo muzakure ikibi muri mwe. Mujye mwitondera amategeko yose yerekeye indwara z'uruhu zanduza, mukurikize ibyo Abalevi b'abatambyi bazababwira byose nk'uko nabibashyikirije. Ntimukibagirwe uko Uhoraho Imana yanyu yagenje Miriyamu mu rugendo ubwo mwavaga mu Misiri. Nuguriza cyangwa nutiza mugenzi wawe ikintu cyose, ntuzinjizwe mu nzu ye no gufata ingwate mu bye. Uzagume hanze, maze uwo uguriza abe ari we ukuzanira ingwate. Nufata umwambaro w'umukene ho ingwate ntuzawurarane, uzawumusubize nimugoroba kugira ngo abone icyo yiyorosa. Azagusabira umugisha kandi Uhoraho Imana yanyu azakwishimira. Ntimuzakandamize umukozi w'umukene cyangwa w'imbabare, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye mu gihugu cyanyu. Mujye mumuha igihembo cye buri munsi arangije akazi, mumuhembe izuba ritararenga kuko ari umukene akaba ari cyo kimutunze. Naho ubundi yaganyira Uhoraho ibyo mwamugiriye bikababera icyaha. Ababyeyi ntibakicwe bazira ibyaha by'abana babo, n'abana ntibakicwe bazira ibyaha by'ababyeyi babo, ahubwo umuntu wakoze icyaha cyo kumwicisha ni we wenyine ukwiriye kwicwa. Ntimukarenganye impfubyi n'abanyamahanga batuye muri mwe, kandi ntimugafate umwambaro w'umupfakazi ho ingwate. Mujye mwibuka ko mwari inkoreragahato mu Misiri, maze Uhoraho Imana yanyu akabacungura akabavanayo. Ni cyo gitumye mbabuza kugenza mutyo. Nimusarura ntimuzasubire mu murima guhumba ibyasigaye, muzabirekere abanyamahanga n'impfubyi n'abapfakazi. Nimugenza mutyo, Uhoraho Imana yanyu azabaha umugisha mu byo mukora byose. Nimusarura imbuto z'iminzenze ntimuzasubire mu murima guhumba izasigaye, muzazirekere abanyamahanga n'impfubyi n'abapfakazi. Nimusarura imbuto z'imizabibu ntimuzasubire mu murima guhumba izasigaye, muzazirekere abanyamahanga n'impfubyi n'abapfakazi. Mujye mwibuka ko mwari inkoreragahato mu Misiri. Ni cyo gitumye mbategeka kugenza mutyo. Abantu nibagira icyo bapfa bakaburanira mu rukiko, umwe agatsinda undi agatsindwa, niba uwatsinzwe agomba guhanishwa gukubitwa, umucamanza ajye amuryamisha bamukubitire imbere ye inkoni zihwanye n'icyaha cye. Icyakora ntibazarenze inkoni mirongo ine, kuko byaba ari ukumuzonga no kumukoza isoni mu Bisiraheli. Ntimugahambire umunwa w'ikimasa igihe gihonyōra ingano. Igihe umwe mu bavandimwe baturanye apfuye adasize umwana w'umuhungu, umupfakazi ntagacyurwe n'utari uwo mu muryango w'umugabo we, ahubwo umugabo wabo ajye aba ari we umucyura. Hanyuma umuhungu bazabyarana bwa mbere, azabe ari we uragwa ibya nyakwigendera kugira ngo izina rye ritibagirana mu Bisiraheli. Uwo mugabo nadakunda gucyura umugore wabo, uwo mugore azajye ku irembo ry'umujyi abwire abakuru ati: “Umugabo wacu yanze ko tubana ngo acīkūre mwene se.” Abakuru b'umujyi bazatumize uwo mugabo bavugane na we, natava ku izima akanga kumucyura, umugore wabo azamwegerere imbere y'abo bakuru, amukuremo urukweto amucire mu maso, avuge ati: “Uku ni ko bagenza uwanze gucīkūra mwene se!” Umuryango w'uwo mugabo bazawuhimbe “Inzu ya Mukurankweto.” Abagabo babiri nibarwana, umugore w'umwe akajya gukiza umugabo we, maze agacakira ubugabo bw'umukubitira umugabo, uwo mugore muzamuce ikiganza. Ntimukamugirire impuhwe. Ntimukibishe iminzani mukoresha ibipimisho bidatunganye, cyangwa ngo mwibishe gupimisha ingero zidatunganye. Ahubwo ibipimisho n'ingero mukoresha bijye biba byuzuye kandi bitunganye, kugira ngo muzaramire mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha. Uhoraho Imana yanyu yanga urunuka abibisha ibipimisho n'ingero bidatunganye. Mujye mwibuka ibyo Abamaleki babagiriye mu rugendo, ubwo mwavaga mu Misiri. Ntibatinye Imana, ahubwo barabateye mukiri mu rugendo igihe mwari munaniwe cyane, bica abari basigaye inyuma bose. None rero nimumara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo, akabagabiza abanzi banyu bo mu bihugu muzahana imbibi, ntimuzibagirwe Abamaleki, muzabatsembe be kuzongera kwibukwa ukundi. Nimumara kugera mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo, mukacyigarurira kandi mukagituramo, muzafate ku muganura w'ibyo muzasarura byose muri icyo gihugu, muzabishyire mu byibo mubijyane ahantu Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza kugira ngo ahabe. Muzasange umutambyi uzaba uriho muri icyo gihe, mumubwire muti: “Uyu munsi tuje kubwira Uhoraho Imana yawe ko twageze mu gihugu yaduhaye, nk'uko yabisezeranyije ba sogokuruza.” Umutambyi azakīre buri muntu icyibo yazanye, agitereke imbere y'urutambiro rw'Uhoraho Imana yanyu. Namwe muzabwire Uhoraho Imana yanyu muti: “Sogokuruza yari Umwaramu uzerera nk'uwazimiye, maze asuhukira mu Misiri ajyanye n'abantu bake cyane. Ariko bororokeyeyo bakomokwaho n'abantu benshi, baba ubwoko bw'abanyamaboko. Abanyamisiri batugirira nabi baratubabaza, badukoresha imirimo y'agahato. Turagutakira wowe Uhoraho Imana ya ba sogokuruza, wumva gutaka kwacu ureba imibabaro yacu, n'ukuntu badukoresha imirimo y'agahato. Udukūza mu Misiri ububasha bukomeye n'imbaraga nyinshi, n'ibiteye ubwoba bikomeye, n'ibimenyetso n'ibitangaza. Utuzana aha hantu, uduha iki gihugu gitemba amata n'ubuki. None Uhoraho, dore tukuzaniye umuganura w'ibyo waduhaye kuhasarura.” Hanyuma mubitereke imbere y'urutambiro rw'Uhoraho Imana yanyu, maze mumuramye. Mwebwe n'ab'imiryango yanyu muzishimire ibyiza Uhoraho Imana yanyu yabahaye, mwishimane n'Abalevi n'abanyamahanga batuye muri mwe. Uko imyaka itatu ishize, dore uko muzajya mukoresha kimwe cya cumi: nimumara kwegeranya kimwe cya cumi cy'ibyo mwejeje byose, muzajye mubigaburira Abalevi n'abanyamahanga, n'impfubyi n'abapfakazi babirīre iwanyu bahage. Mwongere mubwire Uhoraho Imana yanyu muti: “Twakuye mu mazu yacu ibyo twakweguriye byose, tubiha Abalevi n'abanyamahanga, n'imfubyi n'abapfakazi nk'uko wabidutegetse. Ntabwo twigeze tubirengaho kandi ntitwibagiwe n'amabwiriza yawe. Ntitwigeze turya ku byo twakweguriye igihe twaririraga abapfuye, kandi ntitwigeze tubigabanyaho igihe twari duhumanye, ndetse ntitwigeze tubitangaho ibiyagano. Ahubwo twumviye ibyo wategetse kandi turabikurikiza. Itegereze uri mu Ngoro yawe yo mu ijuru maze uduhe umugisha, uwuhe n'igihugu waduhaye nk'uko wagisezeranyije ba sogokuruza, igihugu gitemba amata n'ubuki.” Uyu munsi Uhoraho Imana yanyu abategetse kumvira aya mateka n'aya mabwiriza. Mujye muyakurikiza n'umutima wanyu wose n'ubushobozi bwanyu bwose. Uyu munsi mwiyemereye ko Uhoraho ari Imana yanyu kandi ko muzamuyoboka mukitondera amateka n'amabwiriza ye, mukubahiriza n'ibyemezo yafashe. Uhoraho na we yabasezeranyije ko muzamubera ubwoko bw'umwihariko, bukurikiza amabwiriza ye yose. Azabatonesha kuruta andi mahanga yose yaremye, abaheshe icyubahiro n'ikuzo n'ishema. Nuko rero muzamubere ubwoko bwe bwite yitoranyirije nk'uko yabisezeranye. Musa ari kumwe n'abakuru b'Abisiraheli ategeka rubanda ati: “Mujye mwitondera aya Mategeko yose mbahaye uyu munsi. Nimumara kwambuka Yorodani mukagera mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha, muzashinge amabuye manini muyatere ingwa. Nimugera muri icyo gihugu gitemba amata n'ubuki yasezeraniye ba sokuruza, muzandike aya Mategeko yose kuri ayo mabuye ateye ingwa. Ayo mabuye maze kubabwira, muzayashinge hakurya ya Yorodani ku musozi wa Ebali. Muzubakireyo Uhoraho Imana yanyu urutambiro rw'amabuye atabajwe, murwubakishe amabuye asanzwe, murutambirireho Uhoraho Imana yanyu ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro. Muzabihasangirire, mwishimira Uhoraho Imana yanyu. Muzandike kuri ya mabuye aya Mategeko yose, mu nyuguti zisomeka neza.” Musa ari kumwe n'Abalevi b'abatambyi abwira Abisiraheli bose ati: “Bisiraheli, nimutuze mwumve. Uyu munsi Uhoraho Imana yanyu abagize ubwoko bwe. Mujye mumwumvira, mwitondere amabwiriza ye n'amateka ye mbashyikirije uyu munsi.” Uwo munsi Musa yahaye Abisiraheli n'aya mabwiriza: Nimumara kwambuka Yorodani, ab'umuryango wa Simeyoni n'uwa Levi n'uwa Yuda, n'uwa Isakari n'uwa Yozefu n'uwa Benyamini, ni bo bazahagarara ku musozi wa Gerizimu igihe cyo gutangariza abantu imigisha iterwa no kumvira Uhoraho. Naho ab'umuryango wa Rubeni n'uwa Gadi n'uwa Ashēri, n'uwa Zabuloni n'uwa Dani n'uwa Nafutali bazahagarare ku musozi wa Ebali, igihe cyo gutangaza imivumo iterwa no kutumvira Uhoraho. Abalevi bazarangurure babwire Abisiraheli bose bati: “Kwiremera ishusho risengwa ryaba iribajwe cyangwa iricuzwe, ni ikizira ku Uhoraho. Ugenza atyo cyangwa urishinga ntamenyekane, arakaba ikivume.” Abantu bose babasubize bati: “Amina!” Abalevi bavuge bati: “Ukoza se cyangwa nyina isoni, arakaba ikivume.” Abantu bose bavuge bati: “Amina!” Abalevi bavuge bati: “Urengēra umuturanyi akimura imbago z'isambu ye, arakaba ikivume.” Abantu bose bavuge bati: “Amina!” Abalevi bavuge bati: “Uyobya impumyi inzira, arakaba ikivume.” Abantu bose bavuge bati: “Amina!” Abalevi bavuge bati: “Ugoreka urubanza rw'umunyamahanga utuye muri mwe cyangwa urw'impfubyi cyangwa urw'umupfakazi, arakaba ikivume.” Abantu bose bavuge bati: “Amina!” Abalevi bavuge bati: “Usambana na muka se arakaba ikivume, kuko aba akojeje se isoni.” Abantu bose bavuge bati: “Amina!” Abalevi bavuge bati: “Uryamana n'itungo iryo ari ryo ryose, arakaba ikivume.” Abantu bose bavuge bati: “Amina!” Abalevi bavuge bati: “Usambana na mushiki we basangiye se cyangwa nyina, arakaba ikivume.” Abantu bose bavuge bati: “Amina!” Abalevi bavuge bati: “Usambana na nyirabukwe, arakaba ikivume.” Abantu bose bavuge bati: “Amina!” Abalevi bavuge bati: “Uwica undi ntamenyekane, arakaba ikivume.” Abantu bose bavuge bati: “Amina!” Abalevi bavuge bati: “Uwakira ikiguzi cyo kwica inzirakarengane, arakaba ikivume.” Abantu bose bavuge bati: “Amina!” Abalevi bavuge bati: “Udakurikiza Amategeko yose y'Uhoraho ngo ayumvire, arakaba ikivume.” Abantu bose bavuge bati: “Amina!” Nimugira umurava wo kumvira Uhoraho Imana yanyu, mukubahiriza amabwiriza ye yose mbashyikirije uyu munsi, azabatonesha kuruta andi mahanga yose yo ku isi. Nimwumvira Uhoraho Imana yanyu, azabaha iyi migisha yose kandi muyihorane. Azaha umugisha abatuye mu mujyi n'abatuye mu cyaro. Azabaha umugisha mwororoke, ubutaka bwanyu burumbuke n'amatungo yanyu yose yororoke. Azabaha umugisha muhunike byinshi, mwe kubura ibyo muteka. Azabaha umugisha mu majya no mu maza. Uhoraho azabaha gutsinda abanzi babahagurukiye, nubwo bashyira hamwe bakaza umujyo umwe, bazahunga bakwirwe imishwaro. Uhoraho Imana yanyu azabahera umugisha mu gihugu azabaha, awubahere mu byo mukora byose, ibigega byanyu bye kwigera bibamo ubusa. Nimwubahiriza amabwiriza y'Uhoraho Imana yanyu mukagenza uko ashaka, azakomeza abagire ubwoko yitoranyirije nk'uko yabibarahiye. Amahanga yose yo ku isi azabibona abatinye. Uhoraho azabaha kororoka agwize n'amatungo yanyu, ahe n'ubutaka kurumbuka mu gihugu yarahiriye ba sokuruza ko azagiha urubyaro rwabo. Uhoraho azajya akorakoranya ibicu, abagushirize imvura mu bihe byayo. Azabaha umugisha mu byo mukora byose. Muzaguriza amahanga menshi, ariko mwe ntimuzayaka inguzanyo. Nimwumvira amabwiriza y'Uhoraho Imana yanyu mbashyikirije uyu munsi mukayubahiriza, azabaha gutegeka amahanga aho gutegekwa na yo. Muzahorana umwanya w'imbere, ntimuzajya inyuma. Ntimugateshuke ku byo mbabwiye byose uyu munsi, kandi ntimukayoboke izindi mana kugira ngo muzikorere. Ariko nimutumvira Uhoraho Imana yanyu ngo mwubahirize amabwiriza n'amateka ye yose mbashyikirije uyu munsi, azabateza iyi mivumo yose ibokame. Azavuma abatuye mu mujyi n'abatuye mu cyaro. Azabavuma mubure ibyo muhunika n'ibyo muteka. Azabavuma mube ingumba, ubutaka bwanyu burumbe, n'amatungo yanyu yose ye kororoka. Azabavuma mu majya no mu maza. Nimucumura mukimūra Uhoraho azabaterereza umuvumo mushoberwe, mwe kugira icyo mugeraho mu byo muzagerageza gukora byose, ndetse ntazatinda kubarimbura burundu. Uhoraho azabateza indwara y'icyorezo ibatsembe, mushirire mu gihugu mugiye kwigarurira. Uhoraho azabateza indwara zo kuzongwa n'iz'umuriro, n'ibibyimba n'icyokere n'amapfa na cyumya n'urugombyi: bizabokama bibarimbure. Azabima imvura maze ubutaka bukakare bumere nk'urutare. Aho kugusha imvura mu gihugu cyanyu, Uhoraho azagusha umukungugu n'umusenyi kugeza ubwo muzarimbukira. Uhoraho azatuma mutsindwa n'abanzi banyu. Nubwo mwakwishyira hamwe mukabatera umujyo umwe, muzahunga mukwirwe imishwaro. Bizatera ibihugu byose byo ku isi kūmirwa. Imirambo y'abapfuye izaribwa n'ibisiga n'inyamaswa he kugira ubyirukana. Uhoraho azabateza indwara zidakira nk'ibishyute yateje Abanyamisiri, no kuzana amagara no gusesa ibihushi n'urushimba. Uhoraho azabateza ubuhumyi n'ibisazi no guhwiragira. Muzarindagira nk'impumyi ku manywa y'ihangu. Ntimuzahirwa mu byo muzakora byose. Muzakandamizwa musahurwe ibyanyu ibihe byose, kandi he kugira ubatabara. Uzasaba umugeni, ariko undi amusambanye ku ngufu. Uzubaka inzu ariko we kuyituramo. Uzatera imizabibu ariko we kurya imbuto zayo. Inka yawe bazayibaga ureba ariko we kuyiryaho, indogobe yawe bazayinyaga ureba be kuyikugarurira. Intama zawe zizagabizwa abanzi bawe he kugira ugutabara. Abahungu bawe n'abakobwa bawe bazagabizwa abanyamahanga babagire inkoreragahato. Uzamara umunsi wose ureba aho barengeye wiringiye ko bagaruka bibe iby'ubusa. Abanyamahanga mutigeze mumenya bazarya ibyo mwejeje banasahure ibyo mwaruhiye byose, bazahora babakandamiza babanyunyuze imitsi, ibyo byose muzabona bizabatesha umutwe. Uhoraho azabateza ibishyute bidasanzwe kandi bidakira ku mavi no ku maguru, ndetse bikwire umubiri wose uhereye mu bworo bw'ikirenge ukageza ku mutwe. Mwebwe n'umwami muzaba mwiyimikiye, Uhoraho azabagabiza abanyamahanga mutigeze mumenya, yaba mwebwe yaba ba sokuruza. Bazabajyana mu gihugu cyabo muyoboke imana zibajwe mu biti no mu mabuye. Muzahinduka urw'amenyo n'iciro ry'imigani n'insuzugurwa, mu mahanga yose Uhoraho azabatatanyirizamo. Muzabiba imbuto nyinshi ariko musarure bike, kuko inzige zizabirya. Muzatera imizabibu muyihingire, ariko ntimuzasarura imbuto zayo ngo munywe na divayi yayo, kuko kagungu izayirya. Muzagira iminzenze mu gihugu cyanyu cyose, ariko ntimuzakoresha amavuta yayo, kuko imbuto zayo zizajya zihunguka zitarera. Muzabyara abahungu n'abakobwa, ariko ntimuzabagumana kuko bazajyanwa ho iminyago. Inzige zizatsemba ibiti byanyu byose n'imyaka yanyu yose. Abanyamahanga batuye muri mwe bazagenda babarusha gukomera, naho mwebwe mugende murushaho gusubira inyuma. Bazajya babaguriza, ariko mwebwe ntimuzabona icyo mubaguriza. Aho kugira ngo mubategeke ni bo bazabategeka. Nimutumvira Uhoraho Imana yanyu ngo mwubahirize amabwiriza n'amateka yabahaye, azabateza iyo mivumo yose ibokame kugeza aho muzarimbukira. Igihe cyose iyo mivumo ikabije izaba ibagezeho cyangwa igeze ku babakomokaho, muzamenye ko ari Uhoraho ubahannye. Uhoraho nabaha umugisha muri byose ariko ntimwishimire kumuyobokana umutima mwiza, azabagabiza abanzi banyu, mubakorere muri abatindi nyakujya, mutagira icyo kurya n'icyo kunywa n'icyo kwambara. Bazabakoresha imirimo y'agahato kugeza igihe muzashirira. Uhoraho azabateza ingabo ziturutse mu gihugu cya kure, zivuga ururimi mutumva, zize zihorera nka kagoma. Zizaza zarubiye zitubaha abasaza, zidafitiye n'abana imbabazi. Zizarya amatungo yanyu n'imyaka yanyu ze kugira icyo zibasigira, zaba ingano yaba divayi, yaba amavuta y'iminzenze, yaba amashyo cyangwa imikumbi, kugeza aho zizabarimburira. Zizagota imijyi yose yo mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha, kugeza ubwo zisenya inkuta ndende ntamenwa ziyikikije mwiringiraga. Igihe zizaba zabagose, zizabateza akaga kugeza ubwo muzarya abana Uhoraho Imana yanyu azaba yarabahaye. Umugabo wo muri mwe w'umugwaneza kurusha abandi kandi wabayeho neza cyane, azirengagiza umuvandimwe we n'umugore apfumbase, n'abana asigaranye. Nta n'umwe azaha ku nyama z'abana be azaba arya. Nta kindi azaba asigaranye, kubera abanzi bazaba bagose imijyi yanyu yose bakabateza akaga. Umugore wo muri mwe wabayeho neza cyane bigeze aho adakoza n'ibirenge hasi akaba n'umugwaneza, azirengagiza umugabo we apfumbase n'abana be. Azihisha arye ingobyi n'uruhinja amaze kubyara, kubera inzara yaciye ibintu. Ako ni ko kaga muzagira igihe abanzi bazaba bagose imijyi yanyu. Muramenye rero muzakurikize aya Mategeko yose yanditse muri iki gitabo, kandi mutinye Uhoraho Imana yanyu, nyir'ikuzo n'igitinyiro. Naho ubundi, azabateza ibyago bikaze bibokame, n'indwara zikomeye zidakira, mwebwe n'abazabakomokaho. Za ndwara zose yateje Abanyamisiri mwazibona zikabatera ubwoba, azazibateza namwe zibokame. Ndetse azabateza n'izindi ndwara n'ibindi byago bitanditswe muri iki gitabo cy'Amategeko, kugeza ubwo azabarimbura. Nubwo muzaba munganya ubwinshi n'inyenyeri zo ku ijuru, muzasigara muri bake cyane muzize kutumvira Uhoraho Imana yanyu. Uko Uhoraho yishimiraga kubagirira neza no kubagwiza, ni na ko azishimira kubarimbura no kubatsemba. Ntimuzongera gutura igihugu mugiye kwigarurira. Uhoraho azabatatanyiriza mu mahanga yose yo ku isi, kandi nimugerayo muzayoboka imana zibajwe mu biti no mu mabuye mutigeze kumenya, yaba mwebwe yaba ba sokuruza. Ndetse muri ayo mahanga nta mahoro n'umutekano muzahabona, ahubwo Uhoraho azatuma muhora muhagaritse umutima, mwihebye kandi nta byiringiro. Urupfu ruzahora rubugarije mutinye ijoro, ndetse n'amanywa abakure umutima. Ibyo muzabona n'ibyo muzibwira bizabatera ubwoba, nibucya muti: “Ntibwira”, nibwira muti: “Ntibucya”! Uhoraho azatuma mujyanwa n'amato musubire mu Misiri, aho nari nababwiye ko mutazasubira. Nimuhagera muzifuza ko abanzi banyu babagura kugira ngo mubabere inkoreragahato, ariko ntibazabakundira. Aya ni yo magambo y'Isezerano Uhoraho yagiranye n'Abisiraheli abinyujije kuri Musa, bakiri mu gihugu cya Mowabu, rikongerwa ku ryo yagiranye na bo ku musozi wa Horebu. Musa ahamagara Abisiraheli bose, arababwira ati:: Mwiboneye ibyo Uhoraho yakoreye mu gihugu cya Misiri n'ibyo yagiriye umwami wacyo, n'abagaragu be bose n'igihugu cye cyose. Mwiboneye na bya byago bikomeye n'ibimenyetso n'ibitangaza bikomeye yakoze. Ariko kugeza n'ubu Uhoraho ntiyabahaye gusobanukirwa n'ibyo mwabonye n'ibyo mwumvise. Mu myaka mirongo ine yabayoboye mu butayu, imyambaro n'inkweto ntibyabasaziyeho, kandi ntimwariye imigati, cyangwa ngo munywe divayi cyangwa izindi nzoga. Kwari ukugira ngo mumenye ububasha bw'Uhoraho Imana yanyu. Tugeze muri aka karere, Sihoni umwami w'i Heshiboni na Ogi umwami wa Bashani badusanganiza intambara ariko turabatsinda. Twigaruriye ibihugu byabo tubiha ho gakondo Abarubeni n'Abagadi, n'igice cy'umuryango wa Manase. None rero mujye mwita kuri iri Sezerano muryubahirize, bityo ibyo muzakora byose bijye bibatunganira. Uyu munsi mwese muhagaze imbere y'Uhoraho Imana yanyu, hari abategetsi n'abatware n'abakuru n'abashinzwe ubutabera, n'abagabo bose b'Abisiraheli n'abana n'abagore. Hari n'abanyamahanga batuye mu nkambi zanyu, babakorera imirimo yo gutashya inkwi no kuvoma amazi. Ubu Uhoraho Imana yanyu agiye kugirana namwe Isezerano, namwe rero mugiye kurahira ko muryemeye. Bityo muzakomeze kuba ubwoko bwe, na we abe Imana yanyu nk'uko yabibabwiye, kandi akabirahirira ba sokuruza Aburahamu na Izaki na Yakobo. Iri Sezerano mugiye kurahirira Uhoraho ntarigiranye namwe Abisiraheli gusa, ahubwo arigiranye n'abandi bose bari kumwe natwe uyu munsi imbere y'Uhoraho Imana yacu, ndetse arigiranye n'abazadukomokaho. Mwebwe ubwanyu muzi uko twari tumerewe mu Misiri, n'ibyatubayeho igihe twanyuraga mu bihugu by'amahanga. Mwabonye amahano abo banyamahanga bakora, n'ibigirwamana basenga byakozwe mu biti no mu mabuye, no mu ifeza no mu izahabu. Uko muri hano uyu munsi, ntihazagire umugabo cyangwa umugore cyangwa inzu cyangwa umuryango wimūra Uhoraho Imana yacu, kugira ngo ayoboke ibigirwamana by'ayo mahanga, yaba ameze nk'utera igiti cyo kuroga abandi. Ntihazagire uwumvise iyi ndahiro wibeshya ngo yibwire ati: “Nubwo nkomeza kwinangira nta cyo nzaba”. Byaba ari ugukururira amakuba ababi n'abeza. Uhoraho ntazababarira bene uwo ahubwo azamurakarira cyane, amuteze imivumo yose yanditswe muri iki gitabo, amutsembe ye kuzibukwa ukundi. Uhoraho azamuca mu bandi Bisiraheli bose, amuhanishe imivumo yose igenewe abica iri Sezerano, nk'uko byanditswe muri iki gitabo cy'Amategeko. Abazabakomokaho n'abanyamahanga bazaba bavuye kure, bazabona ibyago n'indwara Uhoraho azaba yateje igihugu cyanyu batangare. Bazagira ngo ikirunga cyararutse kuko muri icyo gihugu hose hazaba ari umuriro, nta buhinge nta n'ikimera kiharangwa. Hazaba hameze nka Sodoma na Gomora, na Adima na Seboyimu, ya mijyi Uhoraho yatsembye afite umujinya n'uburakari. Abo mu mahanga yose bazibaza bati: “Ni iki cyatumye Uhoraho agenza iki gihugu atya? Ni iki cyamurakaje bene aka kageni?” Bazabasubiza bati: “Ni uko Abisiraheli bishe Isezerano Uhoraho Imana ya ba sekuruza yagiranye na bo, amaze kubavana mu Misiri. Bayobotse izindi mana batari bazi, baraziramya nubwo Uhoraho yari yarabibabujije. Ni cyo cyatumye abarakarira agateza iki gihugu imivumo yose yanditse mu gitabo yabahaye. Uhoraho yagize umujinya n'uburakari bwinshi, abirukana mu gihugu cyabo bajya mu kindi, aho bakiri na n'ubu.” Hariho ibintu bimwe Uhoraho Imana yacu yahishe abantu, nyamara twe n'urubyaro rwacu yaduhishuriye Amategeko ye, kugira ngo tujye tuyakurikiza yose uko ibihe bihaye ibindi. Ibyo byago byose nibibageraho Uhoraho Imana yanyu akabatatanyiriza mu mahanga, muzibuke imigisha n'imivumo maze kubabwira. Mwebwe n'abazabakomokaho nimugarukira Uhoraho Imana yanyu, mukamwumvira n'umutima wanyu wose n'ubushobozi bwanyu bwose nk'uko mbibategetse uyu munsi, Uhoraho Imana yanyu azabagirira impuhwe, abakure aho muzaba mwarajyanywe ho iminyago. Azabatarurukanya abavane mu mahanga yose, aho azaba yarabatatanyirije. Nubwo mwaba mwaraciriwe iyo gihera, Uhoraho Imana yanyu azabatarurukanya abakureyo. Azabasubiza mu gihugu ba sokuruza bari barigaruriye, namwe mwongere mucyigarurire. Azabasubiza ishya n'ihirwe, abagwize murute ubwinshi ba sokuruza. Mwebwe n'abazabakomokaho, Uhoraho Imana yanyu azabaha kumwiyegurira, no kumukunda n'umutima wanyu wose n'ubushobozi bwanyu bwose, kugira ngo mubeho. Uhoraho Imana yanyu azateza iyo mivumo yose ababisha banyu, n'abanzi banyu bazaba babatoteje. Muzagarukire Uhoraho mumwumvire, mwubahirize n'amabwiriza ye yose mbashyikirije uyu munsi. Uhoraho Imana yanyu azabaha imigisha mu byo muzakora byose, azabaha kororoka agwize n'amatungo yanyu n'imisaruro yanyu. Uhoraho azongera gushimishwa no kubagirira neza, nk'uko yabigiriraga ba sokuruza. Uko ni ko bizagenda nimwumvira Uhoraho Imana yanyu, mukubahiriza amabwiriza ye n'amateka ye byanditse muri iki gitabo cy'Amategeko, mukamugarukira n'umutima wanyu wose n'ubushobozi bwanyu bwose. Ayo mabwiriza mbashyikirije uyu munsi ntananiranye, mushobora kuyubahiriza. Ntari mu ijuru kugira ngo mwibaze muti: “Ni nde washobora kuzamuka ngo ajye mu ijuru ayatuzanire, ayatwumvishe kugira ngo tuyakurikize?” Nta n'ubwo ari hakurya y'inyanja, kugira ngo mwibaze muti: “Ni nde washobora kwambuka inyanja ngo ayatuzanire, ayatwumvishe kugira ngo tuyakurikize?” Koko ayo mabwiriza murayafite, mwayafashe mu mutwe ndetse mushobora kuyatondagura. Bityo rero muyubahirize. Uyu munsi ndabahitishamo amahirwe cyangwa ibyago, ubugingo cyangwa urupfu. Icyakora ndabinginze mujye mukunda Uhoraho Imana yanyu mugenze uko ashaka, kandi mwubahirize amabwiriza ye n'amateka yatanze n'ibyemezo yafashe, kugira ngo mubeho. Bityo muzagwira, Uhoraho Imana yanyu abahere umugisha mu gihugu muzigarurira. Ariko nimumwimūra ntimumwumvire, mukararikira kuyoboka izindi mana mukaziramya, mumenye ko muzarimbuka. Ntimuzaramira mu gihugu muzigarurira kiri hakurya ya Yorodani. Uyu munsi ntanze ijuru n'isi ho umugabo ko mbahitishijemo ubugingo cyangwa urupfu, umugisha cyangwa umuvumo. None rero nimuhitemo ubugingo, kugira ngo mubeho mwebwe n'abazabakomokaho. Mujye mukunda Uhoraho Imana yanyu mumwumvire, mubane na we akaramata. Ni we ubabeshaho kandi azabaha kuramira mu gihugu yarahiye guha ba sokuruza, Aburahamu na Izaki na Yakobo. Musa arakomeza abwira Abisiraheli bose ati: “Ubu maze imyaka ijana na makumyabiri mvutse, ndashaje! Uretse n'ibyo, Uhoraho yambwiye ko ntazambuka ruriya ruzi rwa Yorodani. Ariko Uhoraho Imana yanyu ni we uzabajya imbere murwambuke. Azarimbura amahanga atuye muri kiriya gihugu mucyigarurire. Yozuwe na we azabarangaza imbere mwambuka, nk'uko Uhoraho yavuze. Uhoraho azatsemba ayo mahanga nk'uko yatsembye Sihoni na Ogi, ba bami b'Abamori n'ibihugu byabo. Azayabagabiza, namwe muzayagenze nk'uko nabategetse. Nimukomere mube intwari, mwe gutinya ayo mahanga ngo abakure umutima, kuko Uhoraho Imana yanyu ari we muzajyana. Ntazabasiga mwenyine, nta n'ubwo azabatererana.” Nuko Musa ahamagara Yozuwe, amubwirira imbere y'Abisiraheli bose ati: “Komera kandi ube intwari! Uzajyana n'aba bantu mu gihugu Uhoraho yarahiriye ba sekuruza ko azabaha, ni wowe uzakibahesha ho gakondo. Uhoraho azakujya imbere abane nawe, ntazagusiga wenyine kandi ntazagutererana na rimwe. None rero ntutinye ngo ukuke umutima.” Musa yandika Amategeko, ayashyikiriza Abalevi b'abatambyi bashinzwe ibyo guheka Isanduku y'Isezerano y'Uhoraho, ayashyikiriza n'abakuru bose b'Abisiraheli. Musa arabategeka ati: “Uko imyaka irindwi ishize, mu mwaka wo kurekera abandi imyenda, mu minsi mikuru y'ingando, muzajye musomera Abisiraheli bose aya Mategeko, aho Uhoraho Imana yanyu azaba yitoranyirije kugira ngo ahabe. Muzajye mukoranya abantu bose, abagabo n'abagore n'abana n'abanyamahanga batuye muri mwe, kugira ngo bayumve, bayige, bayitondere kandi bubahe Uhoraho Imana yanyu. Muri ubwo buryo, abazabakomokaho batigeze bamenya aya Mategeko bazayumva, bayige bitume bubaha Uhoraho Imana yanyu, igihe cyose bazaba bari mu gihugu cyo hakurya ya Yorodani muzigarurira.” Uhoraho abwira Musa ati: “Igihe cyawe cyo gupfa kiregereje, none tumiza Yozuwe muze imbere y'Ihema ry'ibonaniro, muhe amabwiriza azakurikiza.” Nuko Musa na Yozuwe bajya imbere y'Ihema ry'ibonaniro. Uhoraho aza mu nkingi y'igicu ihagarara hejuru y'umuryango w'Ihema. Uhoraho abwira Musa ati: “Dore ugiye gutabaruka, nyuma y'aho Abisiraheli bazampemukira bayoboke ibigirwamana byo mu gihugu bagiye kwigarurira, bazanyimūra bice Isezerano nagiranye na bo. Icyo gihe nzabarakarira mbatererane, mbihorere batsembwe. Bazabona n'ibyago byinshi n'imibabaro, bitume bamenya ko nabatereranye. Icyo gihe nzabihorera rwose, bitewe n'uko bakabije kungomera bakayoboka izindi mana. “Nuko rero nimwandike indirimbo ngiye kubabwira muzayigishe Abisiraheli, bajye bayiririmba kugira ngo imbēre umuhamya wo kubashinja. Nzabageza mu gihugu gitemba amata n'ubuki nk'uko nabisezeranyije ba sekuruza, bazahabona ibyokurya bihagije bamererwe neza. Ariko bazanyimūra bayoboke izindi mana, bazansuzugura bice Isezerano nagiranye na bo. Ndetse ntarabageza mu gihugu nasezeranye kubaha, nzi uko bateye n'ibyo bazakora. Abazabakomokaho nibamara kubona ibyago byinshi n'imibabaro, bazibuka iyi ndirimbo ibabere umuhamya wo kubashinja.” Nuko uwo munsi Musa yandika iyo ndirimbo, ayigisha Abisiraheli. Uhoraho abwira Yozuwe mwene Nuni ati: “Komera kandi ube intwari, kuko ari wowe uzageza Abisiraheli mu gihugu narahiye ko nzabaha, nanjye nzabana nawe.” Musa arangije kwandika mu gitabo ayo Mategeko yose, ategeka Abalevi bashinzwe guheka Isanduku y'Isezerano y'Uhoraho ati: “Nimufate iki gitabo cy'Amategeko, mugishyire iruhande rw'Isanduku y'Isezerano y'Uhoraho Imana yanyu, kibere Abisiraheli umuhamya wo kubashinja.” Nuko abwira Abisiraheli ati: “Nzi ko muri ibyigomeke kandi mutava ku izima. Niba mugomera Uhoraho nkiri kumwe namwe, nimara gupfa hazacura iki? Munkoranyirize abakuru b'imiryango bose n'abashinzwe ubutabera banyumve, ntange ijuru n'isi ho umugabo wumvise mbaburira. Nzi ko nimara gupfa muzifata nabi cyane rwose mugateshuka ibyo nabategetse. Mu minsi iri imbere muzabona ibyago kubera ko muzakora ibyo Uhoraho yababujije, bigatuma abarakarira.” Abisiraheli bamaze gukoranira hamwe, Musa ababwira amagambo yose y'iyi ndirimbo: Wa juru we, ntega amatwi, nawe si, umva icyo mvuga. Inyigisho zanjye nizimere nk'imvura itonyanga, amagambo yanjye abe nk'imvura y'urujojo, abe nk'imvura y'umuhindo igwa ku byatsi, abe nk'imvura y'umurindi igwa ku bimera. Reka namamaze Uhoraho, namwe muhe ikuzo Imana yacu. Uhoraho ni urutare rudukingira, ibyo akora biratunganye. Imigenzereze ye yose yuje ubutabera, ni Imana yo kwiringirwa itagira amakemwa, ni Imana y'ukuri kandi itunganye. Nyamara mwebwe ab'iki gihe mwarayihemukiye, ntimukiri abana bayo, ahubwo mwabaye urukozasoni! Mwabaye ibyigomeke n'ibirumbo. Ese uko ni ko mwitura Uhoraho, mwa bapfapfa mwe? Mbese nta bwenge mugira? Si we So wabaremye akabagira ubwoko bwe? Nimwibuke ibyabayeho kera, nimutekereze ibyabayeho mu gihe cya ba sokuruza. Nimubaze ba so bazabibamenyesha, mubaze n'abasaza bazabibabwira. Imana Isumbabyose yahaye amahanga yose iminani, yatandukanyije amoko y'abantu, yageneye buri bwoko aho buzatura. Umubare w'ayo moko uhwanye n'uwa bene Yakobo basuhukiye mu Misiri. Ariko Uhoraho yitoranyirije abakomoka kuri Yakobo, yabagize ubwoko bwe bw'umwihariko. Yababonye bari mu butayu, bari mu kidaturwa iwabo w'inyamaswa zihūma. Yarabarinze abitaho, yabarinze nk'urinda imboni y'ijisho rye. Yabitagaho nk'uko kagoma imenyereza abana bayo kuguruka, itambatamba hejuru yabo, iyo bagiye kugwa irabaramira, itega amababa ikabaheka. Uhoraho wenyine ni we wayoboye Abisiraheli, nta zindi mana bayobokaga. Yabahaye no kwigarurira impinga z'imisozi, batunzwe n'ibyo basanze byeze mu mirima, yabagaburiye ubuki bwo mu rutare, yabahaye n'amavuta y'iminzenze yameze mu rubuye. Yabahaye ikivuguto n'amahenehene, yabagaburiye abana b'intama b'imishishe, bariye n'amapfizi y'intama n'ay'ihene y'i Bashani, yabagaburiye ingano nziza, benze imizabibu banywa divayi. Abisiraheli babaye abatunzi nyamara baragoma, barariye barahaga, barabyibuha bimūra Imana yabaremye, basuzuguye Umukiza wabo kandi ari we rutare rubakingira. Bayobotse imana z'abanyamahanga bamutera gufuha bakoze ibizira baramurakaza. Batambiye ibitambo ingabo za Satani mu cyimbo cy'Imana, babitambiye imana z'inzaduka batigeze kumenya, babitambiye izo ba sekuruza batigeze baramya. Bibagiwe urutare rubakingira, bibagiwe Imana yababyaye. Uhoraho yarabibonye biramurakaza, byatumye atererana abahungu be n'abakobwa be. Yaravuze ati: “Sinzongera kubitaho, nzareba uko bazamera. Ni abantu bananiranye, ni abana batagira umurava. Bamparitse izindi mana bantera gufuha, bayobotse ibigirwamana barandakaza, nanjye nzabaharika abanyamahanga, mbatere gufuha, bazarakazwa n'uko nzatonesha abo banyabwengebuke. Uburakari bwanjye buzagurumana, buzakongora isi n'ibiyirimo bugere n'ikuzimu, buzatwika n'imfatiro z'imisozi. “Nzabarundaho ibyago, nzabamariraho imyambi yanjye. Bazananurwa n'inzara, bazarimburwa n'indwara zitera umuriro n'ibyorezo simusiga. Nzabateza inyamaswa z'inkazi n'inzoka zifite ubumara. Abana babo bazaba bari hanze bazahitanwa n'intambara, ndetse n'abazaba bari mu mazu bazamarwa n'ubwoba. Abasore n'inkumi bazicwa, abana b'ibitambambuga n'abasaza rukukuri, na bo bazicwa. Nibwiraga ko nzabarimbura kugira ngo be kuzongera kwibukwa ukundi, ariko nanze ko abanzi babo bazabishima hejuru. Abo banzi babashaga kwibwira ko ari bo banesheje Abisiraheli, kandi ari jye Uhoraho byari kuba biturutseho.” Ubwo ni ubwoko butabasha kwigīra inama, ni abantu batagira ubwenge. Iyo baba abanyabwenge, baba barasobanukiwe ibyababayeho, baba baramenye ingaruka z'ibyo bakoze. Umwanzi umwe yabasha ate kwirukana Abisiraheli igihumbi? Abanzi babiri babasha bate kumenesha ibihumbi icumi? Byatewe n'uko Uhoraho yababagabije, urutare rwabo rwarabakingurutse! Imana z'abanzi ntizihwanye n'Imana yacu, na bo ubwabo barabyivugira! Ntabwo batandukanye n'ab'i Sodoma n'i Gomora, bameze nk'imizabibu isharira kandi irimo uburozi, divayi yayo imeze nk'ubumara bw'inzoka, yica nk'ubumara bw'impiri. Uhoraho yibutse ibyo abanzi bakoze, nta na kimwe yigeze yibagirwa. Ni cyo cyatumye avuga ati: “Guhōra no kwitura ni ibyanjye, igihe kizagera bagwe, umunsi w'ibyago uregereje, ibyo nabateganyirije birabugarije.” Abisiraheli bazacika intege, bazabura n'umwe wo kubatabara, ubwo ni bwo Uhoraho azabarenganura, azagirira impuhwe abo bagaragu be. Azababaza ati: “Za mana zindi mwahungiragaho ziri he? Mwazigaburiraga urugimbu rw'ibitambo, mwazituraga divayi y'ituro risukwa ngo zinywe, nyamara ntizabatabaye cyangwa ngo zibarinde. “Mumenye rero yuko jyewe ubwanjye ari jye Mana, nta yindi mana ibaho itari jye! Ni jye ubeshaho abantu kandi ni jye wemera ko bapfa, ni jye ukomeretsa kandi nkomora, nta wubasha gukoma imbere icyo niyemeje gukora. Manitse ukuboko ndahira ubugingo bwanjye buhoraho, nzatyaza inkota yanjye irabagirana, nzayifata mpane abanzi banjye, nzahōra abanyanga mbiture ibyo bakoze. Imyambi yanjye izasinda amaraso, inkota yanjye izahaga inyama, izica bamwe abandi ibakomeretse, izica n'abatware b'ingabo z'abanzi.” Mwa mahanga mwe, nimwishimane n'ubwoko bw'Uhoraho, azahōrera amaraso y'abagaragu be, azitura abanzi be ibyo bakoze, azababarira abantu be n'igihugu cyabo. Musa na Yozuwe mwene Nuni babwira Abisiraheli amagambo yose y'iyo ndirimbo. Musa arangije kubwira Abisiraheli bose ayo magambo yose, arababwira ati: “Muzirikane ayo magambo yose mbabwiye, namwe muzayatoze abana banyu kugira ngo bajye bumvira Amategeko yose. Ntimukayafate mujenjetse kuko ari yo azababeshaho, agatuma muramira mu gihugu cyo hakurya ya Yorodani muzigarurira.” Uwo munsi Uhoraho abwira Musa ati: “Zamuka umusozi wa Nebo uri mu bisi bya Abarimu, mu gihugu cya Mowabu ahateganye n'i Yeriko, witegereze igihugu cya Kanāni nzaha Abisiraheli ho gakondo. Uzapfira kuri uwo musozi wa Nebo, nk'uko mukuru wawe Aroni yapfiriye ku musozi wa Hori, kuko mwancumuyeho mu ruhame rw'Abisiraheli. Ntimwaberetse ubuziranenge bwanjye igihe mwaburaga amazi i Meriba, hafi y'i Kadeshi mu gasi ka Tsini. Uzitegereza icyo gihugu nzaha Abisiraheli, ariko ntuzakigeramo.” Musa wa muntu w'Imana atarapfa, yasabiye Abisiraheli umugisha agira ati: “Uhoraho yaje aturuka ku musozi wa Sinayi, yatungutse ku misozi ya Seyiri ameze nk'izuba rirashe, yamurikiye abantu be ari ku musozi wa Parani, yaturutse hagati y'abamarayika batabarika, yafashe umuriro mu kuboko kwe kw'iburyo abaha itegeko. Ni ukuri akunda imiryango y'Abisiraheli, abo yiyeguriye bose bari mu maboko ye. Bikubita hasi imbere ye, bumvira icyo abategeka. Bumvira Amategeko nabashyikirije, ni yo butunzi bw'abakomoka kuri Yakobo. Imiryango y'Abisiraheli n'abatware babo bikoranyirije hamwe, Uhoraho yabaye umwami wabo.” Musa yasabiye umugisha ab'umuryango wa Rubeni agira ati: “Abarubeni barakabaho, nubwo abamukomokaho ari bake.” Yasabiye umugisha ab'umuryango wa Yuda agira ati: “Uhoraho, umva isengesho ry'Abayuda, ubahe kwiyunga n'abandi Bisiraheli. Abayuda bakunda kwirwanaho, ariko nawe ujye ubafasha kurwanya abanzi babo.” Yasabiye umugisha ab'umuryango wa Levi agira ati: “Uhoraho, wahaye Abalevi Tumimu na Urimu, ni bo bakwiyeguriye. Wabageragereje i Masa, mwagiye impaka ku byerekeye amazi y'i Meriba. Baragukunze bakurutisha ababyeyi n'abavandimwe n'abana babo, bitondeye ibyo wabategetse, bakomeje Isezerano ryawe. Bazigisha abakomoka kuri Yakobo ibyemezo wafashe, bazigisha Abisiraheli Amategeko yawe. Bazakosereza imibavu, bazagutambira ibitambo ku rutambiro rwawe. Uhoraho, bahe umugisha bakomere, ujye wishimira imirimo bagukorera. Ubatsindire abanzi babo, ababanga ntibakabyutse umutwe.” Yasabiye umugisha ab'umuryango wa Benyamini agira ati: “Uhoraho yatonesheje Ababenyamini, babana na we bakagira amahoro, ahora abarinda kandi akabaheka.” Yasabiye umugisha ab'umuryango wa Yozefu agira ati: “Uhoraho ahe umugisha aho batuye, nabahe imvura nziza n'amariba adakama. Nabahe izuba rimeza imyaka, nabahe icyo basarura buri kwezi. Nibahinge no ku mpinga z'imisozi yabayeho kuva kera, nibasarure no ku dusozi twahozeho, nibahabwe imisaruro itubutse. Uhoraho wambonekeye ari mu gihuru nabahe umugisha. Nawuhe ab'umuryango wa Yozefu wari umutware wa bene se. Impfura ye ifite imbaraga nk'iz'impfizi, nihabwe icyubahiro. Bene Yozefu bameze nk'amahembe y'imbogo, azayicisha amahanga yose yo ku isi. Ayo mahembe ni abantu batabarika bakomoka kuri Efurayimu, ni ibihumbi by'abakomoka kuri Manase.” Yasabiye umugisha ab'umuryango wa Zabuloni n'uwa Isakari agira ati: “Bazabuloni, muzagirire amahirwe mu ngendo zanyu z'ubucuruzi, Bisakari, muzagirire amahirwe mu ngo zanyu. Bazahamagara abantu bateranire ku musozi, bazahatambirira ibitambo bitunganye. Bazakungahazwa n'ibiva mu nyanja, bazatungishwa n'ibihishwe mu musenyi wo ku nyanja.” Yasabiye umugisha ab'umuryango wa Gadi agira ati: “Nihasingizwe Imana yo yāguye intara y'Abagadi! Bameze nk'intare iryamye, itanyagura umuhīgo kuva ku kuboko kugeza ku gahanga. Bitoranyirije aheza barahatura, bahawe umugabane wagenewe abatware. Barangaje imbere y'Abisiraheli bakora ibitunganye, bakurikije ibyemezo Uhoraho yafashe.” Yasabiye umugisha ab'umuryango wa Dani agira ati: “Abadani bameze nk'icyana cy'intare cy'i Bashani, gisimbuka gikurikiye umuhīgo.” Yasabiye umugisha ab'umuryango wa Nafutali agira ati: “Abanafutali baratoneshejwe, Uhoraho yabasenderejeho imigisha, umugabane wabo uramanuka ukagera ku kiyaga cya Galileya.” Yasabiye umugisha ab'umuryango wa Ashēri agira ati: “Abashēri barushije indi miryango amahirwe, nibarushe ubutoni abandi Bisiraheli. Bazagire iminzenze myinshi babone amavuta yo kwisiga. Ibihindizo by'amarembo y'imijyi yabo bizakomere, bajye bakomera iminsi yose yo kubaho kwabo. “Mwa Bisiraheli mwe, nta cyahwana n'Imana yanyu, ivanwa mu ijuru no kubatabara, imanuka mu bicu ifite ikuzo. Imana ihoraho ni yo buhungiro bwanyu, amaboko yayo ahora abaramira. Yirukanye abanzi banyu ibaha kubarimbura. Bisiraheli, mwabayeho mu mahoro, mwa bakomoka kuri Yakobo mwe, mwabaye ukwanyu, mwatuye mu gihugu cyera ingano n'imizabibu, ni igihugu kitabura imvura. Bisiraheli, murahirwa! Nta bundi bwoko Uhoraho yakijije nka mwe. Ni we ngabo ibakingira akabatabara, ni we nkota ibatera gutsinda. Abanzi banyu bazabebera, muzasiribanga ingoro z'imana zabo.” Musa ava mu kibaya cya Mowabu, azamuka umusozi wa Nebo ari wo Pisiga, agera mu mpinga yawo ahateganye n'i Yeriko. Uhoraho amwereka igihugu cyose ahera i Gileyadi akomeza i Dani, n'intara yose y'Abanafutali n'iy'Abefurayimu, n'iy'Abamanase n'iy'Abayuda yose kugeza ku Nyanja ya Mediterane. Amwereka amajyepfo ya Kanāni n'ikibaya cya Yorodani n'igikombe cy'i Yeriko wa mujyi w'imikindo, no kugeza i Sowari. Uhoraho aramubwira ati: “Kiriya ni cyo gihugu narahiriye Aburahamu na Izaki na Yakobo ko nzagiha abazabakomokaho. None rero ukirebeshe amaso, ariko ntuzambuka Yorodani kugira ngo ukigeremo.” Nuko Musa umugaragu w'Uhoraho apfira aho ngaho mu gihugu cya Mowabu, nk'uko Uhoraho yabivuze. Uhoraho arahamushyingura mu kabande gateganye n'i Beti-Pewori, ariko kugeza ubu nta wigeze abona imva ye. Musa yapfuye amaze imyaka ijana na makumyabiri avutse, akireba neza kandi ataracika intege. Abisiraheli bamaze iminsi mirongo itatu baririra Musa mu kibaya cya Mowabu. Musa atarapfa yari yararambitse ibiganza kuri Yozuwe mwene Nuni, Uhoraho amwuzuza ubwenge. Abisiraheli bumviraga Yozuwe, nk'uko Uhoraho yabitegetse abinyujije kuri Musa. Kuva icyo gihe mu Bisiraheli ntihongeye kuboneka umuhanuzi uhwanye na Musa, warebanaga n'Uhoraho imbonankubone. Ntawagereranywa na we mu kwerekana ibimenyetso no gukora ibitangaza byose, nk'ibyo Uhoraho yamutumye gukorera umwami wa Misiri, n'abagaragu be bose n'igihugu cye cyose. Nta n'undi muhanuzi wagize ububasha cyangwa ngo akore ibikomeye biteye ubwoba, nk'ibyo Musa yakoreye mu Bisiraheli bose. Musa umugaragu w'Uhoraho amaze gupfa, Uhoraho abwira Yozuwe mwene Nuni akaba n'umufasha wa Musa ati: “Umugaragu wanjye Musa yarapfuye, none itegure kwambuka ruriya ruzi rwa Yorodani, ujyane Abisiraheli bose mu gihugu mbahaye. Aho muzakoza ikirenge hose ndahabeguriye, nk'uko nabisezeranyije Musa. Umupaka w'igihugu cyanyu uzahera ku butayu mu majyepfo, ugere ku bisi bya Libani mu majyaruguru, uhere no ku ruzi runini rwa Efurati mu burasirazuba harimo n'igihugu cyose cy'Abaheti, ugere ku Nyanja ya Mediterane mu burengerazuba. Mu mibereho yawe yose nta wuzaguhangara, kuko nzaba ndi kumwe nawe nk'uko nari kumwe na Musa. Sinzagusiga wenyine kandi sinzagutererana na rimwe. Komera kandi ube intwari, kuko ari wowe uzahesha aba bantu igihugu narahiriye ba sekuruza ko nzabaha. Komera rero kandi ube intwari cyane. Uzajye ukurikiza Amategeko yose umugaragu wanjye Musa yagushyikirije, ntuzayateshukeho kugira ngo aho uzajya hose uzamererwe neza. Ujye uhora usoma igitabo cy'Amategeko, uyazirikane ku manywa na nijoro kandi ukurikize ibyanditswemo byose. Nugenza utyo uzagira ishya n'ihirwe. Ujye wibuka ko nagutegetse gukomera no kuba intwari. None rero ntugatinye kandi ntugakuke umutima, kuko jyewe Uhoraho Imana yawe nzaba ndi kumwe nawe aho uzajya hose.” Nuko Yozuwe ategeka abatware b'Abisiraheli kuzenguruka mu nkambi, babwira Abisiraheli bati: “Nimutegure impamba kuko nyuma y'iminsi itatu muzambuka Yorodani, mukigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu abahaye.” Yozuwe abwira Abarubeni n'Abagadi n'igice cy'Abamanase ati: “Nimwibuke ibyo Musa umugaragu w'Uhoraho yababwiye agira ati: ‘Uhoraho Imana yanyu abemereye gutura muri iki gihugu, iburasirazuba bwa Yorodani.’ Abagore banyu n'abana banyu bazagume hakuno ya Yorodani aho Musa yabahaye, basigarane n'amatungo yanyu. Naho ab'intwari mwese nimufate intwaro, mwambuke murangaje imbere ya bene wanyu b'Abisiraheli. Muzabafashe urugamba kugeza ubwo Uhoraho Imana yanyu azabaha kwigarurira igihugu abahaye, akabaha umutekano nk'uko yabibagenjereje namwe. Hanyuma muzagaruke muri iki gihugu Musa umugaragu w'Uhoraho yabahaye ho gakondo, iburasirazuba bwa Yorodani.” Nuko basubiza Yozuwe bati: “Ibyo udutegetse byose tuzabikora, n'aho uzatwohereza hose tuzajyayo. Tuzakumvira byimazeyo nk'uko twumviraga Musa. Icyaduha gusa ngo Uhoraho Imana yawe azabe ari kumwe nawe nk'uko yari kumwe na Musa. Umuntu wese uzakwigomekaho akanga kumvira amategeko yawe azicwe. None rero wowe, komera kandi ube intwari!” Bakiri i Shitimu, Yozuwe mwene Nuni yohereza rwihishwa abantu babiri ngo batate igihugu n'umujyi wa Yeriko. Bageze i Yeriko, ba batasi bombi bajya gucumbika ku mugore w'indaya witwa Rahabu. Umwami wa Yeriko amenya ko uwo mugoroba Abisiraheli babiri bageze mu mujyi, kugira ngo batate igihugu cye. Ni ko gutuma kuri Rahabu ati: “Duhe abantu baje iwawe, kuko bazanywe no gutata igihugu cyose.” Rahabu wari wamaze guhisha abatasi, asubiza intumwa z'umwami ati: “Koko hari abagabo baje iwanjye, ariko sinari nzi aho baturuka. Bagiye bwije irembo ry'umujyi ritarakingwa. Sinzi aho barengeye, icyakora mwihuse mwabafata.” Nyamara yari yaburije hejuru y'inzu ye maze abahisha mu byatsi yari yahanitse. Intumwa z'umwami ziva mu mujyi zihuta irembo bararikinga, zijya kubategera ku ruzi rwa Yorodani. Mbere y'uko abantu baryama Rahabu asanga abatasi hejuru y'inzu, arababwira ati: “Nzi ko Uhoraho yabagabije iki gihugu. Mwadukuye umutima kandi abaturage bose mwabateye ubwoba. Twumvise ko Uhoraho yakamije Inyanja y'Uruseke ngo mubone uko mwambuka, igihe mwari muvuye mu Misiri. Twumvise n'uko mwishe Sihoni na Ogi, abami bombi b'Abamori bari batuye iburasirazuba bwa Yorodani. Twumvise iyo nkuru dukuka umutima, twese mwaduteye ubwoba. Koko Uhoraho Imana yanyu ni Imana igenga ijuru n'isi! Ngaho nimundahire Uhoraho, mumpe n'icyemezo ko ineza mbagiriye muzayitura umuryango wanjye. Nimundahire ko nta cyo muzatwara ababyeyi banjye n'abavandimwe banjye, n'abo mu ngo zabo bose. Ntimuzatume twicwa!” Abatasi baramurahira bati: “Ni ukuri tuzakiza amagara yanyu nk'uko ukijije ayacu, upfa gusa kutagira uwo ubwira ibyacu. Igihe Uhoraho azatugabiza iki gihugu tuzagufata neza, ntituzaguhemukira.” Inzu ya Rahabu yari ifatanye n'urukuta rw'umujyi ifite n'idirishya rireba hanze, nuko acishamo umugozi kugira ngo ba batasi bawumanukireho bacike. Rahabu arababwira ati: “Nimujye kwihisha mu misozi kugira ngo mudahura n'abashaka kubafata. Nyuma y'iminsi itatu bazaba bagarutse, mubone gukomeza urugendo.” Ba batasi baramubwira bati: “Indahiro waturahije tuzayubahiriza. Ariko nidutera, uzapfundike uyu mushumi utukura ku idirishya tugiye kunyuramo, kandi ababyeyi bawe n'abavandimwe bawe na bene wanyu bose, uzabe wabakoranyirije muri iyi nzu yawe. Nihagira usohoka mu nzu yawe akagira icyo aba, amaraso ye ntazatubarweho. Ariko nihagira umuntu ugira icyo abera muri iyi nzu, amaraso ye azatubarweho. Nyamara nuramuka ugize uwo ubwira ibyacu, ntituzaba tucyubahirije indahiro waturahije.” Rahabu arabasubiza ati: “Ndabyemeye.” Nuko abasezeraho baragenda, maze apfundika wa mushumi utukura ku idirishya. Abatasi bahungira ku misozi bahamara iminsi itatu bihishe. Naho intumwa z'umwami zibashakira mu mihanda yose zirababura, zigaruka mu mujyi. Nuko ba bagabo bombi baramanuka bambuka Yorodani, basubira aho Yozuwe mwene Nuni yari ari. Bahageze bamutekerereza ibyababayeho byose, kandi baramubwira bati: “Uhoraho yatugabije kiriya gihugu cyose, ndetse n'abaturage bacyo twabakuye umutima!” Bukeye Yozuwe n'Abisiraheli bose barazinduka, bava i Shitimu bashinga amahema iruhande rwa Yorodani, baraharara, bategereje kwambuka. Hashize iminsi itatu abatware bazenguruka mu nkambi, babwira Abisiraheli bati: “Nimubona Abalevi b'abatambyi bahetse Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho Imana yanyu, muzahaguruke muyikurikire, kugira ngo mumenye aho munyura, kuko mutigeze muca muri iyo nzira. Icyakora ntimuzasatire Isanduku, mujye muyigendera kure nko mu ntera ya kilometero imwe.” Hanyuma Yozuwe abwira Abisiraheli ati: “Nimwitunganye, kuko ejo Uhoraho azabakorera igitangaza.” Yozuwe ategeka abatambyi guheka Isanduku y'Isezerano no kurangaza imbere ya rubanda. Nuko babigenza batyo. Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Guhera uyu munsi ngiye kuguhesha ikuzo mu Bisiraheli bose, kugira ngo bamenye ko ndi kumwe nawe nk'uko nari kumwe na Musa. Bwira abatambyi bahetse Isanduku y'Isezerano, nibagera mu ruzi rwa Yorodani bahagararemo.” Yozuwe akoranya Abisiraheli kugira ngo ababwire ibyo Uhoraho Imana yabo yavuze. Arababwira ati: “Imana nzima izamenesha Abanyakanāni n'Abaheti n'Abahivi, n'Abaperizi n'Abagirigashi, n'Abamori n'Abayebuzi nimubatera, bityo muzamenya ko iri kumwe namwe. Isanduku y'Isezerano ry'Umugenga w'isi yose ni yo izabajya imbere muri Yorodani. Nimutoranye abagabo cumi na babiri, umwe muri buri muryango. Abatambyi bahetse Isanduku y'Uhoraho Umugenga w'isi yose, nibakoza ibirenge mu ruzi rwa Yorodani, ruzacikamo kabiri amazi ya ruguru yigomere.” Abatambyi bari bahetse Isanduku y'Isezerano bava mu nkambi, maze abandi Bisiraheli barabakurikira kugira ngo bambuke Yorodani. Ibyo byabaye mu gihe cy'isarura, uruzi rwuzuye. Ariko abatambyi bahetse Isanduku bagikoza ibirenge mu mazi, uruzi rucikamo kabiri. Amazi ya ruguru yigomerera ahateganye n'umujyi witwa Adamu hafi ya Saritani, kure cyane y'aho bari bari, ntiyakomeza gutemba ngo ajye mu kiyaga cya Araba, ari cyo Kiyaga cy'Umunyu. Uko ni ko Abisiraheli bashoboye kwambuka Yorodani ahateganye n'i Yeriko. Abatambyi bari bahetse Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho, bagumye guhagarara ahumutse muri Yorodani rwagati, kugeza ubwo Abisiraheli bose bamariye kwambuka bagenda ahumutse. Abisiraheli bose bamaze kwambuka Yorodani, Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Ba bagabo cumi na babiri mwatoranyije umwe umwe muri buri muryango, ubategeke gusubira muri Yorodani aho abatambyi bahagaze, bakuremo amabuye cumi n'abiri, bayazane bayashyire aho muri burare.” Yozuwe ahamagaza ba bagabo cumi na babiri bari batoranyijwe, arababwira ati: “Nimusubire muri Yorodani, mujye aho Isanduku y'Uhoraho Imana yanyu iri. Buri muntu ahakure ibuye aze arihetse ku rutugu, yose hamwe abe cumi n'abiri ahwanye n'imiryango y'Abisiraheli. Ayo mabuye azajye abibutsa ibyo Uhoraho yakoreye aha. Mu bihe bizaza abana banyu nibababaza icyo ayo mabuye asobanura, muzabasubize muti: ‘Atwibutsa ko uruzi rwa Yorodani rwaretse gutemba, igihe abari bahetse Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho barwambukaga. Aya mabuye rero azajya abyibutsa Abisiraheli uko ibihe bihaye ibindi.’ ” Nuko ba bagabo batoranyijwe babigenza nk'uko Yozuwe yababwiye, bajya muri Yorodani bakuramo amabuye cumi n'abiri ahwanye n'imiryango y'Abisiraheli. Bayajyana aho bari burare, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Yozuwe. Yozuwe ashingisha amabuye cumi n'abiri muri Yorodani, aho abatambyi bahetse Isanduku y'Isezerano bari bahagaze. Na n'ubu ayo mabuye aracyahari. Abatambyi bahetse Isanduku bakomeje guhagarara muri Yorodani, kugeza ubwo ibyo Uhoraho yari yategetse Yozuwe byose bisohozwa. Yozuwe yategekaga Abisiraheli nk'uko Musa yari yarabimubwiye. Abantu bambuka vuba vuba, maze bose bamaze kugera hakurya, abatambyi bahetse Isanduku y'Uhoraho na bo barambuka, babacaho bongera kubarangaza imbere. Abagabo b'intwari bo mu muryango wa Rubeni n'abo mu wa Gadi kimwe n'igice cy'abo mu wa Manase, bafata intwaro bambuka mbere y'abandi Bisiraheli, nk'uko Musa yari yarabibategetse. Ingabo z'iyo miryango zageraga ku bihumbi mirongo ine, zambutse Yorodani zigera mu kibaya cy'i Yeriko, ziteguye kurwana ziyobowe n'Uhoraho. Uwo munsi Uhoraho ahesha Yozuwe ikuzo mu Bisiraheli, maze igihe cyose yabayeho bamwubaha nk'uko bubahaga Musa. Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Tegeka abatambyi bahetse Isanduku irimo bya bisate by'amabuye byanditseho Amategeko, bave muri Yorodani.” Yozuwe arabibategeka. Abatambyi bahetse Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho bava muri Yorodani, bagikoza ibirenge imusozi, uruzi rurongera ruratemba ruruzura nka mbere. Ku itariki ya cumi y'ukwezi kwa mbere, ni bwo Abisiraheli bambutse Yorodani, bashinga amahema i Gilugali mu burasirazuba bwa Yeriko. Ya mabuye cumi n'abiri bakuye muri Yorodani Yozuwe ayashinga i Gilugali, maze abwira Abisiraheli ati: “Mu bihe bizaza, abana banyu nibababaza icyo aya mabuye asobanura, muzabatekerereze uko Abisiraheli bambutse Yorodani bagenda ku butaka, n'uko Uhoraho Imana yanyu yakamije Yorodani ngo mwambuke, nk'uko yari yarakamije Inyanja y'Uruseke. Yabigenje atyo kugira ngo amoko yose yo ku isi amenye ko Uhoraho Imana yanyu ari umunyamaboko, kandi ngo namwe muhore mumwumvira.” Abami bose b'Abamori batuye iburengerazuba bwa Yorodani, n'abami bose b'Abanyakanāni batuye hafi y'Inyanja ya Mediterane, bumva uko Uhoraho yakamije amazi ya Yorodani ngo Abisiraheli bashobore kwambuka. Nuko bakuka umutima, batinya Abisiraheli cyane. Icyo gihe Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Nimufate amasarabwayi atyaye, maze mukebe Abisiraheli nk'uko byakozwe mbere.” Nuko Yozuwe akebesha Abisiraheli bakoresheje amasarabwayi, aho hantu bahita umusozi wo gukeba. Byari ngombwa kubakeba kuko abagabo bose bari baravuye mu Misiri bageze mu kigero cyo kujya ku rugamba, bari baraguye mu butayu. Abo bose bari barakebwe, ariko abavukiye mu butayu bose bari batarakebwa. Abisiraheli bari baramaze imyaka mirongo ine mu butayu. Muri icyo gihe, abagabo bose bari mu kigero cyo kujya ku rugamba ubwo bavaga mu Misiri, bari barapfuye kubera ko batumviye Uhoraho. Uhoraho yari yarabarahiye ko batazagera mu gihugu yasezeranyije ba sekuruza ko azaduha, ni igihugu gitemba amata n'ubuki. Abo bagabo Uhoraho yabasimbuje abana babo Yozuwe yakebesheje, kuko batari barakebwe bakiri mu nzira. Ab'igitsinagabo bose bamaze gukebwa, baguma mu nkambi bategereje ko bakira. Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Uyu munsi mbavanyeho agasuzuguro k'Abanyamisiri.” Ni yo mpamvu aho hantu hitwa Gilugali kugeza n'ubu. Nimugoroba ku itariki ya cumi n'enye y'ukwezi kwa mbere, Abisiraheli bizihiza Pasika mu nkambi yabo i Gilugali mu kibaya cy'i Yeriko. Bukeye barya imigati idasembuye n'amahundo yokeje byo muri icyo gihugu. Kuva uwo munsi nta manu zongeye kuboneka, uwo mwaka batunzwe n'ibyo basaruye mu gihugu cya Kanāni. Yozuwe ari hafi y'i Yeriko, abona umuntu umuhagaze imbere afashe inkota mu ntoki. Nuko Yozuwe aramwegera, aramubaza ati: “Ese uri uwo mu ngabo zacu, cyangwa uri uwo mu banzi bacu?” Undi aramusubiza ati: “Si ndi uwo muri abo uvuze, ahubwo nje ndi umugaba w'ingabo z'Uhoraho.” Nuko Yozuwe yikubita hasi yubamye, aramubwira ati: “Nyagasani, untegetse iki?” Umugaba w'ingabo z'Uhoraho aramusubiza ati: “Kuramo inkweto kuko uhagaze ahantu Uhoraho yitoranyirije.” Nuko Yozuwe abigenza atyo. Inzugi z'amarembo y'umujyi wa Yeriko zari zidadiye, kugira ngo hatagira Abisiraheli binjira. Nta muntu n'umwe washoboraga kwinjira cyangwa gusohoka. Nuko Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Nkugabije Yeriko n'umwami wayo n'ingabo zayo. Wowe n'ingabo zose uyoboye mujye muzenguruka umujyi incuro imwe ku munsi, mu minsi itandatu. Abatambyi barindwi bajye bagenda imbere y'Isanduku y'Isezerano, buri wese atwaye ihembe ry'impfizi y'intama ryo kuvuza. Ku munsi wa karindwi muzazenguruke umujyi incuro ndwi, abatambyi bavuza amahembe. Nimwumva bayavugije mu ijwi rikuruye, ingabo zose zizakome urwamo. Inkuta zizengurutse umujyi zizahita ziritagurika maze ingabo zose zigabe igitero, buri wese yinjirire aho azaba ari.” Nuko Yozuwe mwene Nuni ahamagara abatambyi arababwira ati: “Nimuheke Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho, maze barindwi muri mwe bayigende imbere batwaye amahembe.” Hanyuma abwira ingabo ati: “Ngaho nimuzenguruke umujyi, abafite intwaro zikomeye bajye imbere y'Isanduku.” Yozuwe amaze kuvuga atyo, ba batambyi barindwi batwaye amahembe bagenda bayavuza, abahetse Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho barabakurikira. Ingabo zifite intwaro zikomeye zagendaga imbere y'abatambyi bavuzaga amahembe, izindi ngabo zigakurikira Isanduku. Uko bagendaga ni ko amahembe yagendaga avuga. Yozuwe yari yategetse ingabo kudasakuza no kutagira icyo zivuga no kugenda bucece, kugeza ubwo azazibwirira kuvuza urwamo. Nuko bazenguruka umujyi incuro imwe bahetse Isanduku y'Uhoraho, hanyuma bagaruka kurara mu nkambi. Bukeye Yozuwe abyuka kare, maze abatambyi bongera guheka Isanduku y'Uhoraho. Ingabo zifite intwaro zikomeye zifata iya mbere, zikurikirwa na ba batambyi barindwi bavuza amahembe, na bo bakurikirwa n'Isanduku y'Uhoraho ishagawe n'izindi ngabo. Uko bagendaga ni ko amahembe yagendaga avuga. Kuri uwo munsi wa kabiri na bwo bazenguruka umujyi incuro imwe, hanyuma bagaruka kurara mu nkambi. Babigenza batyo iminsi itandatu. Ku munsi wa karindwi babyuka mu museke, bazenguruka umujyi nk'uko basanzwe babigenza, ariko uwo munsi bawuzenguruka incuro ndwi. Ku ncuro ya karindwi abatambyi bavugije amahembe, maze Yozuwe abwira ingabo ati: “Nimukome urwamo kuko Uhoraho yabagabije uyu mujyi! Umujyi n'ibiwurimo byeguriwe burundu Uhoraho, uretse ya ndaya Rahabu n'abantu bose bari mu nzu yayo, kubera ko yahishe ba batasi twohereje. Icyakora muzirinde kugira icyo musahura, kuko byose byeguriwe burundu Uhoraho. Mubisahuye byatuma murimbuka, ndetse n'Abisiraheli bari mu nkambi bakarimbuka. Ifeza n'izahabu byose, n'ibintu byose bicuzwe mu muringa cyangwa mu cyuma ni iby'Uhoraho, bizashyirwe mu mutungo we.” Nuko abatambyi bavuza amahembe, ingabo ziyumvise zikoma urwamo maze inkuta z'umujyi ziraritagurika. Abisiraheli bagaba igitero mu mujyi, buri wese yinjirira aho ari, maze bahita bawigarurira. Bamarira ku icumu abari mu mujyi bose, abagabo n'abagore n'abana n'abasaza, ndetse bica n'inka n'intama n'indogobe, babyegurira batyo Uhoraho. Yozuwe abwira ba batasi babiri ati: “Nimujye kwa wa mugore w'indaya, mumusohore we n'umuryango we wose nk'uko mwabimurahiye.” Nuko ba batasi b'abasore baragenda baramuzana, hamwe n'ababyeyi be n'abavandimwe be, n'abo mu rugo rwe ndetse n'ab'umuryango we bose, babashyira hafi y'inkambi y'Abisiraheli. Nuko ingabo z'Abisiraheli zitwika umujyi n'ibyari biwurimo byose, uretse ifeza n'izahabu, n'ibicuzwe mu muringa cyangwa mu cyuma byashyizwe mu mutungo w'Uhoraho. Ariko Yozuwe yarokoye ya ndaya Rahabu na bene wabo bose n'abo mu rugo rwe bose, kubera ko yari yarahishe abatasi Yozuwe yari yarohereje gutata Yeriko. Nuko atura mu Bisiraheli, ndetse n'abamukomokaho baracyahatuye. Icyo gihe Yozuwe yihanangiriza abantu ati: “Umuntu wese uzongera kubaka uyu mujyi wa Yeriko, azavumwe n'Uhoraho. Niyubaka imfatiro zawo azapfusha umwana we w'impfura, nashinga ibikingi by'amarembo azapfusha umwana we w'umuhererezi.” Uhoraho yakomeje kubana na Yozuwe, amuha kuba ikirangirire mu gihugu cyose. Abisiraheli babujijwe gusahura iby'i Yeriko kuko byeguriwe burundu Uhoraho, ariko si ko byagenze. Umuntu wo mu muryango wa Yuda witwa Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera, yaracumuye asahura ku bintu byabuzanyijwe, bituma Uhoraho arakarira Abisiraheli. Bakiri i Yeriko, Yozuwe yohereza abantu gutata akarere k'umujyi wa Ayi, uri mu burasirazuba bwa Beteli hafi ya Betaveni. Nuko bajyayo barahatata. Bagarutse babwira Yozuwe bati: “Umujyi wa Ayi utuwe n'abantu bake, si ngombwa koherezayo ingabo zose. Ingabo ibihumbi bibiri cyangwa bitatu zirahagije, utiriwe woherezayo ingabo zose.” Nuko hagenda ingabo nk'ibihumbi bitatu zitera Ayi ariko ziratsindwa. Abaturage ba Ayi bazirukanira mu marembo barazirwanya bazigeza i Shebarimu, bazishora inkungugu barazimenesha. Abisiraheli nka mirongo itatu na batandatu bagwa muri iyo ntambara, maze abantu bashya ubwoba bacika intege. Nuko Yozuwe n'abakuru b'Abisiraheli bashishimura imyambaro yabo, biyorera umukungugu ku mutwe kubera agahinda, bikubita hasi birirwa bubamye imbere y'Isanduku y'Uhoraho kugeza nimugoroba. Nuko Yozuwe aravuga ati: “Mbe Nyagasani Uhoraho, kuki watwambukije Yorodani? Mbese kwari ukugira ngo utugabize Abamori baturimbure? Twari tumerewe neza hakurya ya Yorodani! Ubu se Nyagasani navuga iki, ko Abisiraheli birukanywe n'abanzi babo? Abanyakanāni n'abandi baturage b'iki gihugu nibabyumva, bazaduturuka impande zose badutsembe. Kuki utadukiza kugira ngo wiheshe icyubahiro?” Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Ngaho haguruka! Kuki wubamye hasi aho? Abisiraheli baracumuye bica Isezerano nagiranye na bo, batwara kuri bya bintu byanyeguriwe. Barabyibye babihisha mu bintu byabo kandi barabihakana. Ni cyo cyatumye badashobora guhangara abanzi babo ahubwo bakabahunga. Abisiraheli bakoze ibituma barimbuka, nanjye sinzakomeza kubashyigikira mutaratsemba muri mwe ibyo bintu. None genda ubwire abantu uti: ‘Nimwitunganye kugira ngo ejo muzabe mwiteguye, kuko Uhoraho Imana y'Abisiraheli yavuze ko muri mwe hari uwatwaye ibintu byamweguriwe burundu. Ntimuzashobora gutsinda abanzi banyu igihe muzaba mutarabitsemba. Ejo mu gitondo muzaze buri muryango ukwawo, umuryango Uhoraho azerekana uzaze buri nzu ukwayo, inzu azerekana izaze buri rugo ukwarwo, abantu bo mu rugo azerekana na bo bazaze umwe umwe. Muri bo azerekana uwatwaye bya bintu byamweguriwe burundu. Uwo muntu azatwikanwe n'ibyo atunze byose kubera ko yishe Isezerano ry'Uhoraho, akaba yarakoreye ibiteye isoni mu Bisiraheli.’ ” Nuko Yozuwe abibwira Abisiraheli. Bukeye Yozuwe arazinduka, ahamagara buri muryango w'Abisiraheli ukwawo, maze umuryango wa Yuda uba ari wo werekanwa. Nuko ahamagara umuryango wa Yuda buri nzu ukwayo, maze herekanwa inzu ya Zera. Ahamagara inzu ya Zera buri rugo ukwarwo, maze herekanwa urugo rwa Zabudi. Nuko ahamagara abo mu rugo rwa Zabudi umwe umwe, maze herekanwa Akani mwene Karumi mwene Zabudi, mwene Zera wo mu muryango wa Yuda. Yozuwe aramubwira ati: “Mwana wanjye, ubaha Uhoraho Imana y'Abisiraheli maze umbwize ukuri, umbwire ibyo wakoze nta cyo umpishe.” Akani aramusubiza ati: “Ni ukuri koko, ni jye wacumuye ku Uhoraho Imana y'Abisiraheli. Dore ibyo nakoze: i Yeriko nahabonye umwambaro mwiza wo muri Babiloniya, n'ibiro bibiri by'ifeza na garamu magana atanu by'izahabu. Narabyifuje ndabitwara mbitaba mu ihema, ifeza ni zo ziri hasi.” Yozuwe yohereza abantu, bariruka bajya mu ihema rya Akani basanga bya bintu bitabyemo, ifeza ari zo ziri hasi. Nuko babisohora mu ihema babishyira Yozuwe n'Abisiraheli bose, babirambika imbere y'Uhoraho. Yozuwe n'Abisiraheli bose bafata Akani ukomoka kuri Zera, bafata n'abahungu be n'abakobwa be babajyana mu gikombe cya Akori, hamwe na za feza na wa mwambaro na za zahabu, n'inka ze n'intama ze n'ihene ze n'indogobe ze, n'ihema rye n'ibintu byose yari atunze. Nuko Yozuwe abwira Akani ati: “Dore ni wowe waduteje ibyago! None rero ubu nawe Uhoraho agiye kuguteza ibyago.” Nuko Abisiraheli bose bamwicisha amabuye hamwe n'abe bose, babatwikana n'ibyo yari atunze byose. Babarundaho amabuye, kugeza ubwo bahakoze ikirundo kinini cy'amabuye, kikiriho na n'ubu. Nyuma y'ibyo uburakari bw'Uhoraho burashira. Kubera ibyo byago, aho hantu hitwa igikombe cya Akori. Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Witinya kandi wicika intege. Hagurukana n'ingabo zawe zose mutere umujyi wa Ayi, nzawubagabiza kimwe n'umwami wawo n'ingabo ze n'ako karere kose. Uzagenze uwo mujyi n'umwami wawo nk'uko wagenje Yeriko n'umwami wayo, uretse ko muzijyanira amatungo n'ibintu biwurimo. Ohereza ingabo zūbikirire inyuma y'umujyi.” Nuko Yozuwe n'ingabo ze zose bitegura kujya gutera Ayi. Atoranya abagabo b'intwari ibihumbi mirongo itatu, kugira ngo abohereze nijoro. Arabategeka ati: “Nimujye kūbikirira inyuma y'umujyi ariko ntimujye kure, kandi mwese mube mwiteguye. Naho jyewe n'ingabo tuzaba turi kumwe, tuzegera umujyi. Nibasohoka baje kuturwanya nka mbere, tuzabahunga. Nibabibona bazibwira ko tubahunze nka mbere, maze tuboshyoshye basohoke mu mujyi badukurikire. Nuko mwebwe muzava aho mwihishe mwigarurire umujyi, kuko Uhoraho Imana yanyu azawubagabiza. Nimumara kuwigarurira, muzawutwike nk'uko Uhoraho yabitegetse. Ngibyo ibyo muzakurikiza.” Nuko Yozuwe arabohereza, bajya kūbikirira iburengerazuba bwa Ayi, hagati yayo n'i Beteli. Yozuwe arara hamwe n'ingabo zisigaye. Bukeye arazinduka akoranya ingabo ze, maze we n'abakuru b'Abisiraheli barangaza imbere y'ingabo, bazamuka bagana ku mujyi wa Ayi. Barakomeza bagera hafi y'umujyi, bashinga amahema mu majyaruguru yawo, hagati yawo na bo haciyemo igikombe. Nuko Yozuwe atoranya ingabo zagera nko ku bihumbi bitanu, azitegeka kūbikirira iburengerazuba bwa Ayi, hagati yayo n'i Beteli. Umugabane munini w'ingabo usigara muri iyo nkambi, izindi zijya kūbikirira iburengerazuba bw'umujyi. Nijoro Yozuwe n'ingabo bari kumwe bamanuka mu gikombe. Mu gitondo kare umwami wa Ayi ababonye, yihutira gusohoka mu mujyi ari kumwe n'ingabo ze zose, kugira ngo barwanyirize Abisiraheli ahateganye n'ikibaya cya Yorodani. Umwami wa Ayi ntiyari azi ko hari abandi Bisiraheli būbikiriye inyuma y'umujyi. Yozuwe n'Abisiraheli bigira nk'abaneshejwe, maze bahungira mu nzira igana ahantu hadatuwe mu kibaya cya Yorodani. Ingabo zose za Ayi zihabwa itegeko ryo kwirukana Abisiraheli. Bityo Yozuwe arazoshyoshya zigera kure y'umujyi. Nta mugabo n'umwe wasigaye muri Ayi cyangwa muri Beteli, kuko bose bari bagiye kwirukana Abisiraheli, basiga amarembo y'umujyi wa Ayi arangaye. Nuko Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Tunga icumu ryawe ku mujyi wa Ayi kuko nywubagabije.” Yozuwe abigenza atyo. Yabaye akirambura ukuboko, Abisiraheli bari būbikīye baravumbuka, biruka bajya mu mujyi barawigarurira, barawutwika. Umwotsi uracucumuka utumbagira mu kirere. Ingabo za Ayi zishubije amaso inyuma zirawubona, zishaka guhunga, ariko zibura aho zihungira. Abisiraheli bari bahunze bagana ahantu hadatuwe, barazihindukirana. Yozuwe n'Abisiraheli na bo babonye ko bagenzi babo bamaze gutwika umujyi, basubirana inyuma ingabo za Ayi, barazirwanya. Ba Bisiraheli bandi bava mu mujyi na bo bajya kuzirwanya, bazigotera hagati yabo, bazimarira ku icumu. Ntihagira n'umwe urokoka cyangwa ushobora guhunga. Umwami wa Ayi bamufata mpiri, bamuzanira Yozuwe. Abisiraheli bica ingabo zose za Ayi zari zabirukanye zikabageza ha hantu hadatuwe, bazimarira ku icumu ku gasozi. Nuko basubira mu mujyi batsemba abaturage basigaye. Uwo munsi bishe abantu bose bo muri Ayi b'abagabo n'abagore, uko ari ibihumbi cumi na bibiri. Yozuwe yakomeje gutunga icumu kuri Ayi, kugeza ubwo bica abaturage baho bose. Abisiraheli batwaye iminyago y'amatungo n'ibintu babonye muri uwo mujyi, nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Yozuwe. Uko ni ko Yozuwe yatwitse Ayi ayihindura umuyonga. Kugeza n'ubu iracyari amatongo. Amanika umwami wa Ayi ku giti, umurambo we urahirirwa kugeza nimugoroba. Igihe izuba rirenga, Yozuwe ategeka ko bawumanura bakawujugunya imbere y'irembo ry'umujyi, bakawurundaho ikirundo kinini cy'amabuye kikiriho na n'ubu. Hanyuma Yozuwe yubakira Uhoraho Imana y'Abisiraheli urutambiro ku musozi wa Ebali. Arwubakisha amabuye atabājwe, akurikije amabwiriza Musa umugaragu w'Uhoraho yari yarahaye Abisiraheli, akanandikwa mu gitabo cy'Amategeko ya Musa. Barutambiriraho Uhoraho ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro. Nuko Yozuwe ahashinga amabuye Abisiraheli babireba, ayandukuriraho Amategeko yanditswe na Musa. Abisiraheli bose, ari abakuru ari abatware ari abacamanza ari rubanda, hamwe n'abanyamahanga bari kumwe na bo, bigabanyamo amatsinda abiri, rimwe rijya ku musozi wa Gerizimu, irindi ku wa Ebali. Abalevi b'abatambyi bahetse Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho, bahagarara hagati yabo babasabira umugisha, nk'uko Musa umugaragu w'Uhoraho yari yarabitegetse. Nuko Yozuwe asoma amagambo yose yanditswe mu gitabo cy'Amategeko, arimo n'ibyerekeye imigisha n'imivumo. Nta jambo na rimwe mu yo Musa yategetse Yozuwe atasomeye Abisiraheli bose, barimo abagore n'abana n'abanyamahanga bari kumwe na bo. Abami bose bo mu burengerazuba bwa Yorodani, ari abari batuye mu misozi miremire n'abo mu migufi, n'abo mu kibaya cy'Inyanja ya Mediterane kugeza ku bisi bya Libani, bumva ibyo Abisiraheli bakoze. Nuko abo bami b'Abaheti n'Abamori n'Abanyakanāni, n'Abaperizi n'Abahivi n'Abayebuzi, bishyira hamwe ngo barwanye Yozuwe n'Abisiraheli. Naho abatuye Gibeyoni bumvise uko Yozuwe yagenje Yeriko na Ayi, bakoresha ubucakura bariyoberanya, bahekesha indogobe zabo imifuka ishaje n'impago z'impu zishaje zacikaguritse kandi ziteyemo ibiremo zijyamo divayi, bambara n'inkweto zishaje ziteye ibiraka n'imyambaro y'ubushwambagara, bajyana n'impamba y'imigati yumagaye kandi ivungaguritse. Nuko bajya mu nkambi y'i Gilugali, babwira Yozuwe n'Abisiraheli bati: “Duturutse mu gihugu cya kure, tuje kubasaba kugirana namwe amasezerano.” Abisiraheli basubiza abo Bahivi b'i Gibeyoni bati: “Twabwirwa n'iki ko mudatuye hafi aha, kugira ngo tubone kugirana namwe amasezerano?” Babwira Yozuwe bati: “Erega turi abagaragu bawe!” Yozuwe na we arababaza ati: “Ariko se ubundi muri bande, kandi muraturuka he?” Baramusubiza bati: “Twebwe abagaragu bawe, duturutse mu gihugu cya kure cyane. Twumvise ibyo Uhoraho Imana yawe yakoreye mu Misiri byose, n'ibyo yakoreye abami babiri b'Abamori bo hakurya ya Yorodani, ari bo Sihoni umwami wari utuye i Heshiboni na Ogi umwami wa Bashani wari utuye Ashitaroti. None rero abakuru bacu n'abatuye igihugu cyacu bose batubwiye ngo dufate impamba, tuze kubonana namwe kugira ngo tubabwire tuti: ‘Turi abagaragu banyu, nimutwemerere tugirane namwe amasezerano.’ Nimwirebere namwe imigati yacu! Ubwo twayihambiraga duturutse iwacu tuje ino yari igishyushye, none dore yarumagaye kandi yaravungaguritse! Nimwirebere kandi n'izi mpago z'impu! Ubwo twazuzuzaga divayi zari zikiri nshya, none dore zaracikaguritse! Imyambaro yacu n'inkweto zacu na byo ni imishire kubera urugendo rurerure twakoze.” Abisiraheli bemezwa n'impamba z'abo Banyagibeyoni, batagishije Uhoraho inama. Yozuwe agirana na bo amasezerano y'amahoro, anabasezeranya kutazabica. Abayobozi b'ikoraniro ry'Abisiraheli na bo babyemeza bakoresheje indahiro. Hashize iminsi itatu bamaze kugirana na bo ayo masezerano, Abisiraheli bamenya ko Abanyagibeyoni batuye hafi aho. Uwo munsi wa gatatu bahita bajya aho abo bantu bari batuye, mu mijyi ya Gibeyoni na Kefira na Bēroti na Kiriyati-Yeyarimu. Ntibabatera kuko abo bayobozi bari barahiye mu izina ry'Uhoraho Imana y'Abisiraheli kutazabica, ariko rubanda bitotombera abayobozi babo. Na bo babwira rubanda bati: “Ntidushobora kugirira nabi bariya bantu, kuko twabibarahiye mu izina ry'Uhoraho Imana y'Abisiraheli. Tugomba rero kubareka bakiberaho kubera iyo ndahiro, kugira ngo tutikururira uburakari bw'Uhoraho. Icyakora dore uko tuzabigenza: tuzabihorera, ariko bazajya badutahiriza inkwi batuvomere n'amazi.” Rubanda bemera iyo nama y'abayobozi babo. Nuko Yozuwe atumiza Abanyagibeyoni arababaza ati: “Kuki mwatubeshye ngo muturutse kure kandi mutuye bugufi? Kuva ubu muravumwe, muzahora mu buja, muzajya mutashya inkwi muvome n'amazi byo gukoreshwa mu Nzu y'Imana yanjye.” Abanyagibeyoni baramusubiza bati: “Databuja, icyatumye tubigenza dutyo, ni uko twumvise ko Uhoraho Imana yawe yategetse umugaragu we Musa kubahesha iki gihugu cyose, no gutsemba abagituyemo bose uko muzagenda mucyigarurira. Ibyo byatumye dutinya cyane ko muzatwica. None ubu turi mu maboko yawe, icyo ubona gikwiriye kandi kigutunganiye ube ari cyo udukorera.” Yozuwe abagenzereza nk'uko yababwiye, abakiza Abisiraheli ntibabica. Kuva uwo munsi Yozuwe abashinga imirimo yo gutashya inkwi no kuvoma amazi y'Abisiraheli, no kubikorera aho Uhoraho azitoranyiriza kugira ngo hashyirwe urutambiro rwe. Abanyagibeyoni baracyakora iyo mirimo kugeza na n'ubu. Adonisedeki umwami w'i Yeruzalemu, amenya ko Yozuwe yigaruriye umujyi wa Ayi akawurimbura wose n'umwami wawo, nk'uko yagenje Yeriko n'umwami wayo. Amenya kandi ko Abanyagibeyoni bari bagiranye amasezerano y'amahoro n'Abisiraheli bakaba babana na bo. Izo nkuru zikura umutima ab'i Yeruzalemu, kuko Gibeyoni wari umujyi munini umeze nk'imirwa ituwemo n'abami, warutaga Ayi kandi abawutuyemo bari intwari. Nuko Adonisedeki atuma kuri Hohamu umwami w'i Heburoni, na Piramu umwami w'i Yarimuti, na Yafiya umwami w'i Lakishi, na Debiri umwami wa Eguloni agira ati: “Nimuze mumfashe dutere Abanyagibeyoni, kuko bagiranye amasezerano y'amahoro na Yozuwe n'Abisiraheli.” Nuko abo bami batanu b'Abamori, uw'i Yeruzalemu n'uw'i Heburoni n'uw'i Yarimuti, n'uw'i Lakishi n'uwa Eguloni bishyira hamwe, bagaba igitero n'ingabo zabo zose maze bagota Gibeyoni barayirwanya. Nuko Abanyagibeyoni batuma kuri Yozuwe aho yari ari mu nkambi y'i Gilugali bati: “Databuja, tugoboke ntudutererane, tebuka vuba udutabare udukize! Dore abami bose b'Abamori batuye mu misozi bishyize hamwe kugira ngo baturwanye.” Yozuwe ahaguruka i Gilugali n'ingabo ze zose zirimo abagabo bose b'intwari. Uhoraho aramubwira ati: “Ntibagukange! Ngiye kubakugabiza bose, nta n'umwe muri bo uzashobora kuguhangara.” Yozuwe n'ingabo ze bava i Gilugali, bagenda nijoro batera Abamori babatunguye. Uhoraho atuma Abamori bacikamo igikuba, maze Abisiraheli babakubitira incuro i Gibeyoni, barabirukana banyura ahagana i Betihoroni, barabamenesha babageza Azeka n'i Makeda. Igihe Abamori bahungaga Abisiraheli, bamanuka i Betihoroni kugera Azeka, Uhoraho abagushaho amahindu manini. Ayo mahindu yarabacocaguye, yica abantu benshi baruta abishwe n'Abisiraheli. Uwo munsi ubwo Uhoraho yagabizaga Abamori ingabo z'Abisiraheli, Yozuwe ari kumwe n'Abisiraheli yasenze Uhoraho. Yaravuze ati: “Zuba, hagarara hejuru ya Gibeyoni! Nawe kwezi, hagarara hejuru y'akabande ka Ayaloni!” Izuba ryahise rihagarara, ukwezi ntikwakomeza kugenda, Abisiraheli barihōrera batsinda abanzi babo. Ni ko byanditse mu gitabo cya Yashari. Izuba ryahagaze ku ijuru umunsi wose, ntiryakomeza urugendo ngo rirenge. Uhoraho yabigenje atyo kubera umuntu wabimusabye. Haba mbere cyangwa nyuma, nta munsi nk'uwo wigeze ubaho. Uhoraho ubwe yarwaniraga Abisiraheli! Yozuwe n'Abisiraheli bose batarasubira mu nkambi y'i Gilugali, ba bami batanu b'Abamori bari bahunze bihishe mu buvumo bw'i Makeda. Abantu babimenye bajya kubibwira Yozuwe, na we ategeka abantu be ati: “Nimugende muhirikire ibibuye binini ku muryango w'ubuvumo, mushyireho n'abarinzi. Ariko ntimuhatinde, ahubwo mukurikirane abanzi banyu mwice abasigaye inyuma bose, ntimutume bagera mu mijyi yabo. Uhoraho Imana yanyu yarababagabije!” Nuko Yozuwe n'Abisiraheli bakubita incuro Abamori babatsinda uruhenu, bake gusa bacitse ku icumu ni bo bashoboye gusubira mu mijyi ntamenwa. Hanyuma Abisiraheli bisubirira iruhande rwa Yozuwe mu nkambi yari hafi y'i Makeda, ari nta muntu n'umwe utinyutse kugira icyo abavugaho. Yozuwe ategeka ko bavana bya bibuye ku muryango w'ubuvumo, bagakuramo ba bami batanu bakabamuzanira. Nuko bamuzanira umwami w'i Yeruzalemu n'uw'i Heburoni n'uw'i Yarimuti, n'uw'i Lakishi n'uwa Eguloni. Abo bami bakimugera imbere, Yozuwe akoranya Abisiraheli bose maze abwira abagaba b'ingabo bose bari kumwe na we ati: “Nimuze mukandagire aba bami ku gakanu!” Nuko babigenza batyo. Yozuwe abwira Abisiraheli ati: “Uko ni ko Uhoraho azagenza abanzi bose muzarwanya. None rero ntimugatinye kandi ntimugacike intege, nimukomere mube intwari!” Nyuma y'ibyo, Yozuwe yica abo bami abamanika ku biti bitanu, imirambo yabo irahirirwa kugeza nimugoroba. Izuba rirenze ategeka ko bamanura imirambo, bakayijugunya muri bwa buvumo bari bihishemo, bakabukingisha ibibuye binini. Na n'ubu biracyahari. Uwo munsi kandi Yozuwe yigaruriye umujyi wa Makeda, yica umwami waho n'abaturage baho bose, ntihasigara n'uwo kubara inkuru. Yagenje umwami w'i Makeda nk'uko yagenje uw'i Yeriko. Yozuwe n'Abisiraheli bavuye i Makeda batera Libuna. Uhoraho abagabiza uwo mujyi, bica n'umwami waho n'abaturage baho bose, ntihasigara n'uwo kubara inkuru. Bagenje umwami waho nk'uko bagenje uw'i Yeriko. Yozuwe n'Abisiraheli bavuye i Libuna bajya Lakishi, barayigota barayitera. Ku munsi wa kabiri w'imirwano, Uhoraho abagabiza Lakishi bica abaturage baho bose, nk'uko babigenje i Libuna. Horamu umwami w'i Gezeri atabara umujyi wa Lakishi, ariko we n'ingabo ze Yozuwe abakubita incuro arabica, ntihasigara n'uwo kubara inkuru. Yozuwe n'Abisiraheli bavuye i Lakishi bajya Eguloni, barayigota barayitera. Uwo munsi bigarurira uwo mujyi, bica abaturage baho bose nk'uko babigenje i Lakishi. Yozuwe n'Abisiraheli bavuye Eguloni, bazamukana Heburoni barayitera. Nuko barayigarurira, bica umwami waho n'abaturage baho bose n'abo mu mijyi yo muri ako karere. Batsembye Heburoni ntihasigara n'uwo kubara inkuru nk'uko babigenje Eguloni. Yozuwe n'Abisiraheli bahavuye batera Debiri. Nuko barayigarurira, bica umwami n'abaturage baho bose n'abo mu mijyi yo muri ako karere, nk'uko bagenje i Heburoni n'i Libuna n'umwami waho. Batsembye Debiri ntihasigara n'uwo kubara inkuru. Yozuwe yigarurira icyo gice cyose cy'igihugu, kigizwe n'imisozi miremire n'imigufi, n'ahakikiye Ikiyaga cy'Umunyu kugera mu majyepfo ya Kanāni. Yica abami baho bose n'abaturage bose, ntihasigara n'uwo kubara inkuru. Bose yarabatsembye nk'uko Uhoraho Imana y'Abisiraheli yabitegetse. Yozuwe abatsinda ahereye mu majyepfo i Kadeshi-Barineya n'i Gaza, no mu karere gakikije umujyi wa Gosheni, ageza n'i Gibeyoni. Yozuwe yigarurira icyo gice cyose cy'igihugu n'abami baho mu gitero kimwe, kuko Uhoraho Imana y'Abisiraheli ubwe yabarwaniriraga. Hanyuma Yozuwe n'Abisiraheli bose basubira mu nkambi y'i Gilugali. Yabini umwami w'i Hasori yumvise ibyo gutsinda kwa Yozuwe, atuma kuri Yobabu umwami w'i Madoni no ku mwami w'i Shimuroni no ku mwami wa Akishafu, no ku bandi bami bo mu majyaruguru ya Kanāni, ari abatuye mu misozi miremire ari n'abo mu kibaya cy'uruzi rwa Yorodani mu majyepfo y'Ikiyaga cya Galileya, ari n'abo mu misozi migufi y'iburengerazuba, n'abo mu misozi iri hafi y'i Dori ahegereye inyanja. Abo yatumyeho ni Abanyakanāni batuye mu burasirazuba no mu burengerazuba, n'Abamori n'Abaheti n'Abaperizi n'Abayebuzi batuye mu misozi miremire, n'Abahivi batuye munsi y'umusozi wa Herumoni mu karere ka Misipa. Abo bami bahagurukana n'ingabo zabo zose zitabarika nk'umusenyi wo ku nkombe z'inyanja, n'amafarasi n'amagare y'intambara menshi cyane. Bose bishyira hamwe kugira ngo batere Abisiraheli, bashinga amahema hafi y'umugezi wa Meromu. Nuko Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Ntubatinye kuko ejo magingo aya nzabagabiza Abisiraheli. Muzabice bose, amafarasi yabo muyateme ibitsi naho amagare yabo muyatwike.” Nuko Yozuwe n'ingabo ze zose bahita bagaba igitero hafi y'umugezi wa Meromu, babagwa gitumo. Abo banzi Uhoraho abagabiza Abisiraheli, babakubita incuro barabamenesha babageza i Sidoni wa mujyi mugari, n'i Misirefoti-Mayimu no mu gikombe cya Misipa mu burasirazuba. Barabatsembye ntihasigara n'uwo kubara inkuru. Yozuwe abagenza nk'uko Uhoraho yabimutegetse, amafarasi yabo ayatema ibitsi n'amagare yabo arayatwika. Icyo gihe umwami w'i Hasori yari akomeye kuruta abo bami bandi. Yozuwe avuye i Misipa, yigarurira umujyi wa Hasori n'umwami waho amwicisha inkota. Abisiraheli bamarira ku icumu abaturage baho bose, ntihasigara n'uwo kubara inkuru, n'umujyi barawutwika. Nuko Yozuwe yigarurira imirwa y'abo bami bose na bo abicisha inkota, atsemba n'abaturage baho bose nk'uko Musa umugaragu w'Uhoraho yari yarabitegetse. Icyakora Abisiraheli ntibatwitse imijyi yubatse ku tununga, uretse Hasori yonyine. Abisiraheli basahura ibintu n'amatungo basanze muri iyo mijyi, ariko abaturage bayo bo barabatsembye ntihasigara n'uwo kubara inkuru. Yozuwe yakurikije amabwiriza yose Uhoraho yamuhaye ayanyujije ku mugaragu we Musa, nta na kimwe muri yo atubahirije. Uko ni ko Yozuwe yigaruriye igihugu cyose, imisozi miremire n'imigufi yo mu majyepfo no mu majyaruguru, n'amajyepfo yose ya Kanāni n'akarere gakikije Gosheni n'ikibaya cya Yorodani, uhereye ku musozi wa Halaki ukerekeza i Seyiri, kugeza i Bāli-Gadi iri mu kibaya cyo hagati y'ibisi bya Libani n'umusozi wa Herumoni. Afata abami baho bose arabica. Iyo ntambara Yozuwe yarwanye na bo yamaze igihe kirekire. Abahivi b'i Gibeyoni ni bo bonyine bagiranye amasezerano y'amahoro n'Abisiraheli. Naho indi mijyi yose yagarujwe umuheto. Uhoraho yatumye abaturage b'icyo gihugu binangira, bahitamo kurwanya Abisiraheli. Bityo Abisiraheli babatsemba nta mbabazi, babamarira ku icumu, nk'uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. Muri icyo gihe kandi, Yozuwe yagiye kurwana n'Abanaki babaga mu misozi y'i Heburoni n'iy'i Debiri n'iya Anabu, n'abatuye ahandi mu misozi y'u Buyuda n'iya Isiraheli. Yarabatsembye n'imijyi yabo arayirimbura. Mu gihugu Abisiraheli bigaruriye, nta Mwanaki n'umwe wahasigaye, keretse mu mijyi ya Gaza na Gati na Ashidodi. Yozuwe amaze kwigarurira igihugu cyose nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa, akigabanya Abisiraheli, buri muryango awuha umugabane wawo. Nuko intambara irashira, ituze rigaruka mu gihugu. Aba ni bo bami Abisiraheli batsinze bigarurira ibihugu byabo mu burasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, bahereye ku ruzi rwa Arunoni bageza ku musozi wa Herumoni, harimo n'ikibaya cya Yorodani mu burasirazuba. Umwe yitwaga Sihoni umwami w'Abamori wari utuye i Heshiboni, wategekaga igice cy'i Gileyadi. Mu majyepfo, umupaka w'igihugu cye wari uruzi rwa Arunoni kugera Aroweri iri haruguru y'akabande ka Arunoni. Mu burasirazuba umupaka wari umugezi wa Yaboki, ukigabanya n'Abamoni. Mu burengerazuba umupaka wacyo wari uruzi rwa Yorodani, uhereye ku Kiyaga cya Galileya ukageza ku kiyaga cya Araba, ari cyo Kiyaga cy'Umunyu hafi ya Beti-Yeshimoti, ugakomeza mu majyepfo munsi y'umusozi wa Pisiga. Undi mwami yitwaga Ogi, akaba umwe mu ba nyuma bakomoka ku Barefa, yategekaga igihugu cya Bashani akaba yari atuye Ashitaroti na Edureyi. Yategekaga Bashani yose. Mu burengerazuba umupaka wayo wari umusozi wa Herumoni, mu burasirazuba wari umujyi wa Saleka, mu majyaruguru wari umupaka w'Abageshuri n'uw'Abamāka, mu majyepfo yategekaga igice cy'i Gileyadi kigabana n'icya Sihoni umwami w'i Heshiboni. Musa n'Abisiraheli bamaze kwigarurira ibyo bihugu, Musa umugaragu w'Uhoraho yabihaye ho umugabane umuryango wa Rubeni n'uwa Gadi n'igice cy'uwa Manase. Yozuwe n'Abisiraheli batsinze abami bo mu burengerazuba bwa Yorodani, uhereye i Bāli-Gadi munsi y'ibisi bya Libani mu majyaruguru, ukagera ku musozi wa Halaki ukerekeza i Seyiri mu majyepfo. Ibihugu by'abo bami, Yozuwe yabihaye Abisiraheli ho gakondo, abibagabanya akurikije imiryango yabo. Bategekaga imisozi miremire n'imigufi, n'ikibaya cya Yorodani, n'ahakikiye Ikiyaga cy'Umunyu n'ubutayu n'amajyepfo ya Kanāni. Bari Abaheti n'Abamori n'Abanyakanāni, n'Abaperizi n'Abahivi n'Abayebuzi. Abo bami ni aba: umwami w'i Yeriko, umwami wa Ayi hafi y'i Beteli, umwami w'i Yeruzalemu, umwami w'i Heburoni, umwami w'i Yarimuti, umwami w'i Lakishi, umwami wa Eguloni, umwami w'i Gezeri, umwami w'i Debiri, umwami w'i Gederi, umwami w'i Horuma, umwami wa Aradi, umwami w'i Libuna, umwami wa Adulamu, umwami w'i Makeda, umwami w'i Beteli, umwami w'i Tapuwa, umwami w'i Heferi, umwami wa Afeki, umwami w'i Sharoni, umwami w'i Madoni, umwami w'i Hasori, umwami w'i Shimuroni-Meroni, umwami wa Akishafu, umwami w'i Tānaki, umwami w'i Megido, umwami w'i Kedeshi, umwami w'i Yokineyamu ya Karumeli, umwami w'i Dori n'imisozi biteganye, umwami w'i Goyimu hafi ya Gilugali, umwami w'i Tirusa. Bose hamwe bari abami mirongo itatu n'umwe. Yozuwe amaze kugera mu zabukuru, Uhoraho aramubwira ati: “Dore urashaje cyane kandi hasigaye ahantu hanini mutarigarurira. Intara y'Abafilisiti n'iy'Abageshuri, uhereye ku mugezi wa Shihori uri ku mupaka wa Misiri, ukageza ku mupaka wa Ekuroni mu majyaruguru. Ako karere kabarwaga nk'ak'Abanyakanāni kuko kahoze gatuwe n'Abawi, ariko kategekwaga n'abami batanu b'Abafilisiti, uw'i Gaza n'uwa Ashidodi n'uwa Ashikeloni n'uw'i Gati n'uwa Ekuroni. Mu majyepfo mushigaje kwigarurira ahatuwe n'Abanyakanāni hose, na Meyara y'Abanyasidoni kugeza kuri Afeki iri ku mupaka w'Abamori, n'intara y'Abagebali n'ibisi bya Libani byose by'iburasirazuba, uhereye i Bāli-Gadi munsi y'umusozi wa Herumoni kugeza i Lebo-Hamati. Hasigaye n'akarere k'imisozi miremire kari hagati ya Libani na Misirefoti-Mayimu gatuwe n'Abanyasidoni. Uko Abisiraheli bazagenda bigira imbere, ni ko nzagenda menesha abaturage b'utwo turere. Igihugu uzakigabanye Abisiraheli nk'uko nabitegetse. Uzakigabanye imiryango icyenda, n'igice cy'umuryango wa Manase itaragira icyo ibona, kibe gakondo yayo.” Umuryango wa Rubeni n'uwa Gadi n'ikindi gice cy'uwa Manase, Musa umugaragu w'Uhoraho yari yarayihaye gakondo mu burasirazuba bwa Yorodani. Yabahaye Aroweri iri haruguru y'akabande ka Arunoni n'umujyi uri muri ako kabande, n'imirambi y'i Medeba n'i Diboni n'imijyi yose yategekwaga na Sihoni umwami w'Abamori wari utuye i Heshiboni, kugeza ku mupaka w'Abamoni. Yabahaye n'intara ya Gileyadi n'akarere ka Geshuri n'aka Māka, n'umusozi wa Herumoni wose n'igihugu cyose cya Bashani kugeza i Saleka. Hategekwaga na Ogi umwami w'i Bashani, akaba umwe mu ba nyuma bakomoka ku Barefa wari utuye Ashitaroti na Edureyi. Musa yari yaratsinze ibyo bihugu arabyigarurira. Icyakora Abisiraheli ntibamenesheje Abageshuri n'Abamāka, ku buryo n'ubu bagituye mu gihugu cya Isiraheli. Abalevi ntibagenewe umugabane w'ubutaka, kuko umugabane wabo uva ku maturo atwikwa y'Uhoraho Imana y'Abisiraheli, nk'uko yababwiye. Dore umugabane Musa yahaye abagize amazu y'Abarubeni: Aroweri iri haruguru y'akabande ka Arunoni n'umujyi uri muri ako kabande, n'imirambi yose kugera i Medeba n'i Heshiboni n'indi mijyi yose yubatse mu mirambi, ari yo Diboni na Bamoti-Bāli na Betibāli-Mewoni, na Yahasi na Kedemoti na Mefāti, na Kiriyatayimu na Sibuma na Sereti-Shahari iri hejuru y'ikibaya, na Beti-Pewori n'imicyamu y'umusozi wa Pisiga na Beti-Yeshimoti, mbese imijyi yose yo mu mirambi n'igihugu cyose cya Sihoni umwami w'Abamori wari utuye i Heshiboni. Musa yari yaratsinze Sihoni n'abatware b'Abamidiyani bari batuye mu gihugu cye, ari bo Ewi na Rekemu na Suri, na Huri na Reba, bari abagaragu ba Sihoni. Abisiraheli barabishe, kimwe na wa mupfumu Bālamu mwene Bewori. Mu burengerazuba, umupaka w'umugabane w'Abarubeni wari uruzi rwa Yorodani. Iyo ni yo mijyi n'imidugudu amazu yabo yahawe ho gakondo. Dore umugabane Musa yahaye abagize amazu y'Abagadi: Yāzeri n'imijyi yose y'i Gileyadi n'igice cy'igihugu cy'Abamoni kugera Aroweri yindi iri hafi y'i Raba, no kuva Heshiboni kugera i Ramati-Misipa n'i Betonimu, no kuva i Mahanayimu kugera mu karere k'i Debiri, n'ikibaya cya Yorodani na Beti-Haramu na Beti-Nimura na Sukoti na Safoni, n'ahasigaye hose h'igihugu cy'Umwami Sihoni, wari utuye i Heshiboni. Mu burengerazuba, umupaka w'umugabane w'Abagadi wari uruzi rwa Yorodani, kugeza ku Kiyaga cya Galileya mu majyaruguru. Iyo ni yo mijyi n'imidugudu amazu yabo yahawe ho gakondo. Dore umugabane Musa yahaye abagize igice cy'amazu y'Abamanase: igihugu cyose cyahoze ari icya Ogi umwami w'i Bashani, uhereye i Mahanayimu werekeza mu majyaruguru, harimo n'imijyi mirongo itandatu yitwa Inkambi za Yayiri, n'igice cy'i Gileyadi n'imirwa ya Ogi ari yo Ashitaroti na Edureyi. Uwo ni wo mugabane wahawe igice cy'umuryango w'Abamanase kigizwe n'amazu y'Abamakiri. Iyo ni yo migabane Musa yari yaratanze igihe yari mu kibaya cy'i Mowabu, iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, ahateganye n'i Yeriko. Abalevi bo nta mugabane w'ubutaka Musa yabahaye, kuko Uhoraho Imana y'Abisiraheli ari we mugabane wabo, nk'uko yababwiye. Umutambyi Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni n'abatware b'imiryango, ni bo bagabanyije abandi Bisiraheli igihugu cya Kanāni. Bakigabanya imiryango icyenda n'igice isigaye bakoresheje ubufindo, nk'uko Uhoraho yari yarabibategetse abinyujije kuri Musa. Indi miryango ibiri n'igice Musa yari yarayihaye imigabane iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, naho Abalevi nta mugabane w'ubutaka yabahaye, uretse ko nyuma bahawe imijyi yo guturamo n'inzuri ziyikikije, kugira ngo zibe iz'imikumbi n'amashyo yabo. Abakomoka kuri Yozefu bari bagabanyijwemo imiryango ibiri: uwa Manase n'uwa Efurayimu. Nuko Abisiraheli bagabana igihugu bakurikije amabwiriza Uhoraho yahaye Musa. Bakiri i Gilugali, bamwe bo mu muryango wa Yuda basanga Yozuwe, maze umwe muri bo witwa Kalebu mwene Yefune w'Umukenizi aramubwira ati: “Wibuke ibyo Uhoraho yabwiye Musa wa muntu w'Imana, ibinyerekeye n'ibikwerekeye turi i Kadeshi-Barineya. Igihe Musa umugaragu w'Imana anyohereje gutata iki gihugu, nari mfite imyaka mirongo ine. Ngarutse namubwiye ibyo nabonye nta cyo muhishe. Abo twajyanye baje baca abantu intege, ariko jye nayobotse Uhoraho Imana yanjye ntashidikanya. Icyo gihe Musa yararahiye ati: ‘Igihugu wakandagijemo ikirenge uzagihabwamo gakondo n'abazagukomokaho iteka, kuko wayobotse Uhoraho Imana yanjye udashidikanya.’ Dore hashize imyaka mirongo ine n'itanu Uhoraho ategetse Musa kurahira atyo, igihe Abisiraheli bari bakiri mu butayu. Uhoraho yampaye kurama nk'uko yari yarabinsezeranyije, none maze imyaka mirongo inani n'itanu, nyamara ndacyakomeye nk'igihe Musa yanyoherezaga gutata. Ndacyafite imbaraga nk'iz'icyo gihe, haba ku rugamba cyangwa ku yindi mirimo. Uwo munsi Uhoraho yansezeranyije kumpa akarere k'imisozi gatuwe n'Abanaki, karimo n'imijyi minini kandi izengurutswe n'inkuta nk'uko wabyiyumviye, none ukampe. Uhoraho nanshyigikira nzabamenesha nk'uko yabivuze.” Nuko Yozuwe asabira Kalebu mwene Yefune umugisha, amuha n'umujyi wa Heburoni. Heburoni iracyari gakondo y'abakomoka kuri Kalebu mwene Yefune w'Umukenizi, kubera ko Kalebu yayobotse Uhoraho Imana y'Abisiraheli adashidikanya. Kera Heburoni yitwaga Kiriyati-Aruba, yaritiriwe Aruba wari Umwanaki w'ikirangirire. Nuko intambara irashira, ituze rigaruka mu gihugu. Umugabane wahawe abagize amazu y'Abayuda hakoreshejwe ubufindo, waheraga ku mupaka w'Abedomu, no ku butayu bwa Tsini bwari mu mpera y'amajyepfo. Umupaka wo mu majyepfo wavaga ku kigobe cyo mu mpera y'amajyepfo y'Ikiyaga cy'Umunyu, ugaca mu majyepfo y'umusozi wa Akurabimu, ugakomeza mu butayu bwa Tsini ukagera i Kadeshi-Barineya mu majyepfo. Wakomezaga i Hesironi ukagera Adari, ugakebereza i Karika, ukanyura Asimoni ukagera ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri, ukagarukira ku Nyanja ya Mediterane. Ngaho aho umupaka wo mu majyepfo w'umugabane w'Abayuda wanyuraga. Umupaka wo mu burasirazuba wari ugizwe n'Ikiyaga cy'Umunyu. Umupaka wo mu majyaruguru watangiriraga mu kigobe cy'aho uruzi rwa Yorodani rwinjirira muri icyo kiyaga, ukazamuka i Betihogila unyuze mu majyaruguru i Betaraba, ugakomeza no ku rutare rwa Bohani ukomoka kuri Rubeni. Wazamukaga i Debiri unyuze iruhande rw'igikombe cya Akori, ugaca mu majyaruguru werekeza i Gilugali ahateganye n'igikombe cya Adumimu, ugakomeza mu majyepfo y'umugezi. Wacaga hafi y'isōko ya Enishemeshi ukagera kuri Enirogeli, ukazamuka akabande ka Hinomu kari mu micyamu yo mu majyepfo ya Yeruzalemu umujyi w'Abayebuzi, ukanyura mu mpinga y'umusozi uri mu burengerazuba bw'akabande no mu majyaruguru y'ikibaya cy'Abarefa. Kuva aho, umupaka wazamukaga werekeza ku isōko ya Nefutowa, ukagera ku mijyi yubatse ku musozi wa Efuroni, ugakomeza ugana i Bāla ari yo Kiriyati-Yeyarimu. Umupaka wavaga i Bāla iburengerazuba ugana ku musozi wa Seyiri, uciye mu micyamu y'amajyaruguru y'umusozi wa Yeyarimu ari wo Kasaloni, ukamanuka i Beti-Shemeshi ukanyura i Timuna. Wakomezaga mu micyamu iri mu majyaruguru y'umujyi wa Ekuroni ukagera i Shikeroni, no ku gasozi kitwa Bāla n'i Yabunēli ukagera ku Nyanja ya Mediterane. Umupaka wo mu burengerazuba wari iyo nyanja. Uwo ni wo mugabane wahawe amazu y'abakomoka kuri Yuda. Nk'uko Uhoraho yategetse Yozuwe, Kalebu mwene Yefune yahawe umugabane mu ntara y'Abayuda. Yahawe Heburoni yahoze yitwa Kiriyati-Aruba, yaritiriwe Aruba sekuruza w'Abanaki. Nuko Kalebu ahamenesha Abanaki batatu ari bo Sheshayi na Ahimani na Talumayi. Yahagurutse i Heburoni atera i Debiri yahoze yitwa Kiriyati-Seferi. Kalebu aratangaza ati: “Umuntu uzatera Kiriyati-Seferi akahigarurira, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.” Nuko Otiniyeli mwene Kenazi akaba n'umuhungu wabo wa Kalebu, yigarurira uwo mujyi maze Kalebu amushyingira umukobwa we Akisa. Bamaze gushyingiranwa, Akisa agira Otiniyeli inama yo gusaba se Kalebu umurima. Nuko Akisa ajya iwabo, acyururuka ku ndogobe, Kalebu amubaza icyo yifuza. Akisa aramusubiza ati: “Ngirira ubuntu umpe amariba, kuko aho wampaye nta mazi ahari.” Kalebu amuha amariba yo haruguru n'ayo hepfo. Uyu ni umugabane wahawe abagize amazu y'Abayuda ukurikije imijyi yabo. Uhereye mu majyepfo ku mupaka wa Edomu, bahawe Kabusēli na Ederi na Yaguri, na Kina na Dimona na Adada, na Kedeshi na Hasori na Yitinani, na Zifu na Telemu na Beyaloti, na Hasori-Hadata na Keriyoti-Hesironi ari yo Hasori, na Amamu na Shema na Molada, na Hasari-Gada na Heshimoni na Beti-Peleti, na Hasari-Shuwali na Bērisheba na Biziyotiya, na Bāla na Iyimu na Esemu, na Elitoladi na Kesili na Horuma, na Sikulagi na Madumana na Sansana, na Lebawoti na Shilehimu na Ayini na Rimoni. Bityo mu majyepfo bahawe imijyi makumyabiri n'icyenda n'imidugudu iyikikije. Iyi ni yo mijyi bahawe mu misozi migufi mu burengerazuba: Eshitawoli na Sora na Ashina, na Zanowa na Eniganimu na Tapuwa na Enamu, na Yarimuti na Adulamu na Soko na Azeka, na Shārayimu na Aditayimu na Gedera na Gederotayimu. Bahawe iyo mijyi cumi n'ine n'imidugudu iyikikije. Bahawe na Senani na Hadasha na Migidoli-Gadi, na Dilani na Misipa na Yokitēli, na Lakishi na Bosikati na Eguloni, na Kaboni na Lahimasi na Kitilishi, na Gederoti na Betidagoni na Nāma na Makeda. Bahawe iyo mijyi cumi n'itandatu n'imidugudu iyikikije. Bahawe na Libuna na Eteri na Ashani, na Yifita na Ashuna na Nesibu, na Keyila na Akizibu na Maresha. Bahawe iyo mijyi icyenda n'imidugudu iyikikije. Bahawe na Ekuroni n'insisiro zayo n'imidugudu iyikikije, n'imijyi yose n'imidugudu ikikije Ashidodi, uhereye kuri Ekuroni ukageza ku Nyanja ya Mediterane, na Ashidodi n'insisiro zayo n'imidugudu iyikikije, na Gaza n'insisiro zayo n'imidugudu iyikikije, n'intara iri iruhande rw'Inyanja ya Mediterane, kugeza ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri. Iyi ni yo mijyi bahawe mu misozi miremire, Shamiri na Yatiri na Soko, na Dana na Kiriyati-Seferi ari yo Debiri, na Anabu na Eshitemowa na Animu, na Gosheni na Holoni na Gilo. Bahawe iyo mijyi cumi n'umwe n'imidugudu iyikikije. Bahawe na Arabu na Duma na Eshani, na Yanimu na Beti-Tapuwa na Afeka, na Humeta na Kiriyati-Aruba ari yo Heburoni, na Siyori. Bahawe iyo mijyi icyenda n'imidugudu iyikikije. Bahawe na Mawoni na Karumeli na Zifu na Yuta, na Yizerēli na Yokideyamu na Zanowa, na Kayini na Gibeya na Timuna. Bahawe iyo mijyi icumi n'imidugudu iyikikije. Bahawe na Halihuli na Beti-Suri na Gedori, na Mārati na Betanoti na Elitekoni. Bahawe iyo mijyi itandatu n'imidugudu iyikikije. Bahawe na Kiriyati-Bāli ari yo Kiriyati-Yeyarimu, na Raba. Bahawe iyo mijyi yombi n'imidugudu iyikikije. Iyi ni yo mijyi bahawe hafi y'Ikiyaga cy'Umunyu: Betaraba na Midini na Sekaka, na Nibushani na Irimelahi na Enigedi. Bahawe iyo mijyi itandatu n'imidugudu iyikikije. Nubwo Yeruzalemu yari mu ntara yahawe abakomoka kuri Yuda, ntibashoboye kuyimeneshamo Abayebuzi ku buryo bakiyituye kugeza n'ubu. Umugabane wahawe abakomoka kuri Yozefu hakoreshejwe ubufindo, waheraga ku ruzi rwa Yorodani hafi y'i Yeriko. Umupaka wanyuraga mu burasirazuba bw'amariba y'i Yeriko ugakomeza mu kidaturwa ukazamuka mu misozi ukagera i Beteli. Wanyuraga i Luzi ugakomeza Ataroti-Adari hatuwe n'Abaruki, ukamanuka mu burengerazuba ahatuwe n'Abayafuleti, ugakomeza i Betihoroni y'epfo n'i Gezeri, ukagera ku Nyanja ya Mediterane. Umugabane wahawe abakomoka kuri Yozefu, wagabanyijwe umuryango wa Manase n'uwa Efurayimu. Umupaka w'umugabane wahawe abagize amazu y'Abefurayimu wanyuraga mu burasirazuba bwa Ataroti-Adari ugakomeza i Betihoroni ya ruguru, ukagera ku Nyanja ya Mediterane. Mu majyaruguru, wanyuraga i Mikimetati ugakomeza iburasirazuba bwayo i Tānati-Shilo, ukagera i Yanowa. Wamanukanaga Ataroti n'i Nāra, ukanyura i Yeriko ukagera ku ruzi rwa Yorodani. Umupaka wo mu majyaruguru wanyuraga i Tapuwa ugakurikira akagezi kitwa Kana werekeza iburengerazuba, ukagera ku Nyanja ya Mediterane. Uwo ni wo mugabane wahawe amazu y'Abefurayimu. Bahawe n'indi mijyi n'imidugudu iyikikije iri mu mugabane w'umuryango wa Manase. Nubwo Gezeri yari mu ntara yahawe Abefurayimu, ntibashoboye kuyimeneshamo Abanyakanāni ku buryo bakiyituye kugeza n'ubu, uretse ko Abefurayimu babakoresha imirimo y'agahato. Abakomoka kuri Manase umwana w'impfura wa Yozefu, na bo bahawe umugabane wabo hakoreshejwe ubufindo. Ariko abakomoka kuri Makiri umwana w'impfura wa Manase, bari barahawe intara ya Gileyadi n'igihugu cya Bashani kuko bari intwari. Makiri uwo ni we se w'uwitwa Gileyadi. Amazu akomoka ku bandi bahungu ba Manase mwene Yozefu, na yo yahawe imigabane. Ayo mazu ni iya Abiyezeri n'iya Heleki n'iya Asiriyēli, n'iya Shekemu n'iya Heferi n'iya Shemida. Ariko uwitwa Selofehadi mwene Heferi mwene Gileyadi mwene Makiri mwene Manase, nta bahungu yabyaye. Yabyaye abakobwa gusa ari bo Mahila na Nowa na Hogila, na Milika na Tirusa. Abo bakobwa basanze umutambyi Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni n'abatware b'Abisiraheli, barababwira bati: “Uhoraho yategetse Musa ko tuzabona umugabane kimwe na bene wacu.” Nuko bahabwa umugabane kimwe na bene wabo nk'uko Uhoraho yabitegetse. Umuryango wa Manase wahawe imigabane icumi utabariyemo uw'i Gileyadi n'uw'i Bashani, iri mu burasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, kuko abakobwa ba Selofehadi na bo bahawe imigabane kimwe n'andi mazu asanzwe. Abandi Bamanase bahawe Gileyadi. Umugabane w'Abamanase waheraga ku w'Abashēri ukagera i Mikimetati, mu burasirazuba bw'i Shekemu. Umupaka wavaga i Mikimetati ukerekeza mu majyepfo, ukagera ku mariba y'i Tapuwa. Ahakikije i Tapuwa hari ah'Abamanase, ariko umujyi wari uw'Abefurayimu kuko wari ku mupaka. Umupaka wamanukaga ukurikiye akagezi kitwa Kana ukagera ku Nyanja ya Mediterane. Imijyi yo mu majyepfo y'ako kagezi yari iy'Abefurayimu, nubwo yari hamwe n'iy'Abamanase. Umupaka w'Abamanase wageraga mu majyaruguru y'ako kagezi. Mu majyepfo yako hari ah'Abefurayimu, naho mu majyaruguru ari ah'Abamanase. Umupaka wo mu burengerazuba wari Inyanja ya Mediterane. Mu majyaruguru Abamanase bahanaga imbibi n'Abashēri, naho mu burasirazuba bahanaga imbibi n'Abisakari. Mu ntara y'Abisakari n'iy'Abashēri, umuryango w'Abamanase wahawe Beti-Shani n'imidugudu iyikikije, na Yibuleyamu n'imidugudu iyikikije, na Dori n'abaturage bayo n'imidugudu iyikikije, na Endori n'abaturage bayo n'imidugudu iyikikije, na Tānaki n'abaturage bayo n'imidugudu iyikikije, na Megido n'abaturage bayo n'imidugudu iyikikije. (Umujyi wa gatatu ari wo Dori uteganye n'imisozi). Icyakora Abamanase ntibashoboye kumenesha Abanyakanāni batuye muri izo ntara, ku buryo batashoboye kwigarurira iyo mijyi. Ndetse n'igihe Abisiraheli bari bamaze gukomera ntibigeze bashobora kubamenesha, ahubwo babakoresheje imirimo y'agahato. Abakomoka kuri Yozefu basanga Yozuwe baramubaza bati: “Kuki watugeneye umugabane umwe gusa, kandi Uhoraho yaraduhaye umugisha akaduha no kugwira?” Yozuwe arabasubiza ati: “Niba muri benshi ku buryo intara y'imisozi y'Abefurayimu itabahagije, nimujye gutema ishyamba ryo mu ntara y'Abaperizi n'Abarefa.” Baramusubiza bati: “Ni byo koko intara y'imisozi ntiduhagije, ariko Abanyakanāni batuye i Beti-Shani n'imidugudu iyikikije mu kibaya cya Yizerēli bafite amagare y'intambara akozwe mu byuma.” Nuko Yozuwe abwira abakomoka kuri Yozefu ari bo Abefurayimu n'Abamanase ati: “Koko muri benshi kandi murakomeye, ariko ntimwahawe umugabane umwe gusa. Mwahawe intara y'imisozi, ngaho nimugende muteme n'ishyamba, aho riri hose habe ahanyu. Nubwo Abanyakanāni bahatuye ari abanyamaboko kandi bafite amagare y'intambara akozwe mu byuma, muzabamenesha.” Abisiraheli bamaze gutsinda abatuye mu gihugu bose bakoraniye i Shilo, bahashinga Ihema ry'ibonaniro. Icyo gihe hari hasigaye imiryango irindwi itarabona imigabane. Nuko Yozuwe abaza Abisiraheli ati: “Mutegereje iki kugira ngo mwigarurire igihugu Uhoraho Imana ya ba sokuruza yabahaye? Buri muryango umpe abantu batatu mbohereze gutambagira igihugu, bandike uko cyagabanywamo intara zizahabwa imiryango isigaye, maze bagaruke bambwire uko bimeze. Igihugu bazakigabanyemo imigabane irindwi. Abakomoka kuri Yuda bazagumane umugabane wabo mu majyepfo, naho abakomoka kuri Yozefu bagumane uwabo mu majyaruguru. Muzandike uko iyo migabane izaba iteye, mubinzanire hano imbere y'Ihema ry'Uhoraho Imana yacu. Nzakoresha ubufindo bwerekane umugabane wa buri muryango. Abalevi nta mugabane w'ubutaka bazabona, kuko umugabane wabo ari ugukorera Uhoraho imirimo y'ubutambyi. Naho ab'umuryango wa Gadi n'uwa Rubeni n'igice cy'uwa Manase, bamaze guhabwa imigabane yabo mu burasirazuba bwa Yorodani. Musa umugaragu w'Uhoraho ni we wayibahaye.” Abantu bamaze gutoranywa, bitegura kujya gutambagira igihugu. Nuko Yozuwe arababwira ati: “Nimugende mutambagire igihugu, mwandike uko cyagabanywamo intara. Mubinzanire hano i Shilo imbere y'Ihema ry'Uhoraho, nanjye nzakoresha ubufindo bwerekane umugabane wa buri muryango.” Nuko baragenda bazenguruka igihugu, bandika imijyi ikirimo n'uko cyagabanywamo imigabane irindwi. Barangije basanga Yozuwe mu nkambi y'i Shilo. Nuko Yozuwe akoresha ubufindo imbere y'Ihema ry'Uhoraho i Shilo, yerekana umugabane wa buri muryango. Umugabane wa mbere ubufindo bwerekanye ni uw'abagize amazu y'Ababenyamini. Umugabane wabo wari hagati y'uw'Abayuda n'uw'Abefurayimu. Umupaka wawo wo mu majyaruguru waheraga kuri Yorodani, ukanyura mu mucyamu wo mu majyaruguru y'i Yeriko, ukazamuka mu misozi ugana iburengerazuba, ukagera mu kidaturwa cy'i Betaveni. Wakomezaga werekeza i Beteli iri mu mucyamu wo mu majyepfo y'i Luzi, ukamanuka Ataroti-Adari ku musozi uri mu majyepfo y'i Betihoroni y'epfo. Umupaka wo mu burengerazuba waheraga kuri uwo musozi, ugaca mu majyepfo ukagera i Kiriyati-Bāli, ari yo Kiriyati-Yeyarimu yahawe abakomoka kuri Yuda. Umupaka wo mu majyepfo waheraga mu burengerazuba bw'i Kiriyati-Yeyarimu, ukanyura ku isōko ya Nefutowa, ugaca munsi y'umusozi uri mu majyaruguru y'ikibaya cy'Abarefa, ukamanuka akabande ka Hinomu kari mu micyamu y'amajyepfo ya Yeruzalemu, umujyi w'Abayebuzi. Umupaka warakomezaga ukagera kuri Enirogeli, ugahindukira ugana mu majyaruguru kuri Enishemeshi n'i Geliloti, ahateganye n'igikombe cya Adumimu, ukamanuka ku rutare rwa Bohani ukomoka kuri Rubeni. Watambikaga mu majyaruguru mu micyamu ya Yorodani ukamanuka mu kibaya, ugakomeza werekeza mu majyaruguru, ukagera mu micyamu y'i Betihogila. Umupaka wo mu majyepfo warangiriraga mu kigobe cyo mu majyaruguru y'Ikiyaga cy'Umunyu, aho Yorodani yinjirira. Yorodani ni yo yari umupaka w'iburasirazuba. Iyo ni yo mipaka y'umugabane wahawe amazu y'Ababenyamini. Imijyi yahawe abagize amazu y'Ababenyamini yari Yeriko na Betihogila na Emeki-Kesisi, na Betaraba na Semarayimu na Beteli, na Avimu na Para na Ofura, na Kefari-Amoni na Ofini na Geba. Bahawe iyo mijyi cumi n'ibiri n'imidugudu iyikikije. Bahawe na Gibeyoni na Rama na Bēroti, na Misipa na Kefira na Mosa, na Rekemu na Yiripēli na Tarala, na Sela na Elefu na Yeruzalemu umujyi w'Abayebuzi, na Gibeya na Kiriyati. Bahawe iyo mijyi cumi n'ine n'imidugudu iyikikije. Uwo ni wo mugabane wahawe amazu y'Ababenyamini. Umugabane wa kabiri ubufindo bwerekanye ni uwabagize amazu y'Abasimeyoni. Umugabane wabo wari uzengurutswe n'uw'Abayuda. Imijyi yabo ni Bērisheba na Sheba na Molada, na Hasari-Shuwali na Bāla na Esemu, na Elitoladi na Betuli na Horuma, na Sikulagi na Beti-Marukaboti na Hasari-Susa, na Beti-Lebawoti na Sharuheni. Bahawe iyo mijyi cumi n'itatu n'imidugudu iyikikije. Bahawe na Ayini na Rimoni na Eteri na Ashani, iyo mijyi ine n'imidugudu iyikikije. Bahawe n'indi midugudu yose kugera i Bālati-Bēri, ari yo Rama mu majyepfo. Uwo ni wo mugabane wahawe amazu y'Abasimeyoni. Umugabane w'umuryango wa Simeyoni wari wavanywe k'uw'umuryango wa Yuda, kuko Abayuda bari bahawe umugabane munini cyane. Ni yo mpamvu umugabane w'Abasimeyoni wari uzengurutswe n'uw'Abayuda. Umugabane wa gatatu ubufindo bwerekanye ni uw'abagize amazu y'Abazabuloni. Umupaka w'umugabane wabo wanyuraga i Sarida, ugakomeza ukazamuka iburengerazuba ugahita i Marala n'i Dabesheti, no ku kagezi gateganye n'i Yokineyamu. Ukongera ukava i Sarida, ugaca iburasirazuba werekeza Kesuloti ahateganye n'umusozi wa Taboru, ukanyura i Daberati ukazamuka i Yafiya. Wakomezaga werekeza mu burasirazuba ukagera i Gatiheferi na Itakasini n'i Rimoni, ugahindukira werekeza i Neya. Umupaka wo mu majyaruguru wazengurukaga Hanatoni, ukagarukira ku gikombe cya Yifutaheli. Bahawe na Katati na Nahalali na Shimuroni, na Yidala na Betelehemu, imijyi cumi n'ibiri n'imidugudu iyikikije. Iyo ni yo mijyi n'imidugudu yahawe amazu y'Abazabuloni. Umugabane wa kane ubufindo bwerekanye ni uw'abagize amazu y'Abisakari. Wari ugizwe n'imijyi ikurikira: Yizerēli na Kesuloti na Shunemu, na Hafarayimu na Shiyoni na Anaharati, na Rabiti na Kishiyoni na Ebesi, na Remeti na Eniganimu na Enihada na Betipasesi. Umupaka wanyuraga i Taboru n'i Shahasima n'i Beti-Shemeshi ukagera kuri Yorodani. Bahawe iyo mijyi cumi n'itandatu n'imidugudu iyikikije. Iyo ni yo mijyi n'imidugudu yo mu mugabane wahawe amazu y'Abisakari. Umugabane wa gatanu ubufindo bwerekanye ni uw'abagize amazu y'Abashēri. Wari ugizwe n'imijyi ikurikira: Helikati na Hali na Beteni na Akishafu, na Alameleki na Amadi na Mishali. Umupaka wabo waheraga mu burengerazuba ku musozi wa Karumeli, ukanyura i Shihori-Libunati. Umupaka wo mu burasirazuba wanyuraga i Betidagoni, ugakurikira umupaka wa Zabuloni n'igikombe cya Yifutaheli werekeza mu majyaruguru, ukanyura i Neyeli n'i Betemeki. Wakomezaga mu majyaruguru y'i Kabuli, ukanyura Eburoni n'i Rehobu n'i Hamoni n'i Kana, ukagera i Sidoni wa mujyi mugari. Wanyuraga i Rama ukagera ku mujyi ntamenwa wa Tiri, ugahindukira werekeza i Hosa, ukagarukira ku Nyanja ya Mediterane hafi ya Akizibu. Bahawe na Uma na Afeki na Rehobu. Bahawe imijyi makumyabiri n'ibiri n'imidugudu iyikikije. Iyo ni yo mijyi n'imidugudu yo mu mugabane wahawe amazu y'Abashēri. Umugabane wa gatandatu ubufindo bwerekanye ni uw'abagize amazu y'Abanafutali. Umupaka wabo waheraga i Helefi no ku giti cy'inganzamarumbu cy'i Sānanimu, ukanyura Adami-Nekebu n'i Yabunēli, ugakomeza i Lakumu ukagera kuri Yorodani. Mu burengerazuba, umupaka wanyuraga Azinoti-Taboru, ugakomeza i Hukoki, ugakurikira umupaka wo mu majyaruguru wa Zabuloni, n'uw'iburasirazuba wa Ashēri. Wahindukiraga iburasirazuba, ukagarukira i Yehuda ku ruzi rwa Yorodani. Bahawe imijyi ntamenwa ikurikira: Tsidimu na Sera na Hamati, na Rakati na Kinereti, na Adama na Rama na Hasori, na Kedeshi na Edureyi na Enihasori, na Yironi na Migidaleli na Horemu, na Betanati na Beti-Shemeshi. Bahawe imijyi cumi n'icyenda n'imidugudu iyikikije. Iyo ni yo mijyi n'imidugudu yo mu mugabane wahawe amazu y'Abanafutali. Umugabane wa karindwi ubufindo bwerekanye ni uw'abagize amazu y'Abadani. Wari ugizwe n'imijyi ikurikira: Sora na Eshitawoli na Irishemeshi, na Shālabimu na Ayaloni na Yitila, na Eloni na Timuna na Ekuroni, na Eliteke na Gibetoni na Bālati, na Yehudi na Beneberaki na Gatirimoni, na Meyarukoni na Rakoni n'intara iteganye n'i Yope. Abadani bamaze kwirukanwa muri iyo ntara bagiye gutera umujyi wa Layishi. Barawutsinze barawigarurira, bamarira ku icumu abaturage bawo, maze bawuturamo. Nuko bawita Dani bawitiriye sekuruza. Iyo ni yo mijyi n'imidugudu yo mu mugabane wahawe amazu y'Abadani. Abisiraheli bamaze kugabanywa igihugu, bahaye Yozuwe mwene Nuni umugabane muri cyo nk'uko Uhoraho yabitegetse. Yozuwe yasabye Timunati-Sera umujyi wari mu misozi y'Abefurayimu, awubaka bundi bushya awuturamo. Uko ni ko umutambyi Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni n'abatware b'imiryango barangije kugabanya Abisiraheli igihugu, buri muryango uhabwa umugabane wawo. Babikoresheje ubufindo bari i Shilo, ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro ry'Uhoraho. Nuko Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Tegeka Abisiraheli bitoranyirize imijyi y'ubuhungiro, nk'uko nabibabwiye mbinyujije kuri Musa, kugira ngo umuntu wishe undi bimugwiririye, abone aho ahungira ushaka guhōrera uwishwe. Uwishe undi nahungira muri umwe muri iyo mijyi, ajye ahagarara ku irembo ryawo, maze atekerereze abakuru b'umujyi uko byagenze, na bo bamwakire bamutuze hamwe na bo. Uhōrera uwishwe namukurikirana muri uwo mujyi abakuru ntibazamutange, kuko azaba yishe mugenzi we atabigambiriye kandi adasanzwe amwanga. Uwishe undi ajye yigumira muri uwo mujyi kugeza ubwo azacirwa urubanza n'umuryango, no kugeza ubwo Umutambyi mukuru uzaba ariho icyo gihe apfuye. Ubwo ni bwo azatahuka asubire mu mujyi w'iwabo yavuyemo.” Nuko Abisiraheli batoranya Kedeshi yo muri Galileya, mu misozi y'Abanafutali na Shekemu mu misozi y'Abefurayimu, na Kiriyati-Aruba ari yo Heburoni mu misozi y'Abayuda. Iburasirazuba bwa Yorodani, batoranya Beseri mu mirambi y'Abarubeni ahateganye n'ubutayu, na Ramoti y'i Gileyadi mu ntara y'Abagadi, na Golani muri Bashani mu ntara y'Abamanase. Iyo ni yo mijyi batoranyije kugira ngo uwishe undi bimugwiririye abone aho ahungira, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri bo. Bityo ye kwicwa n'uhōrera uwishwe, ahubwo acirwe urubanza n'ikoraniro ry'Abisiraheli. Abatware b'umuryango wa Levi basanga umutambyi Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni, n'abatware b'iyindi miryango y'Abisiraheli, aho bari bari i Shilo mu gihugu cya Kanāni. Nuko barababwira bati: “Musa akiriho, Uhoraho yamutegetse ko tuzahabwa imijyi yo guturamo n'inzuri ziyikikije zo kuragiramo amatungo yacu.” Nuko Abisiraheli baha Abalevi imijyi n'inzuri ziyikikije bavanye mu migabane yabo, nk'uko Uhoraho yabitegetse. Amazu y'Abalevi bakomoka kuri Kehati ni yo ya mbere ubufindo bwerekanye. Inzu y'abakomoka ku mutambyi Aroni, yahawe imijyi cumi n'itatu yo mu ntara y'Abayuda n'iy'Abasimeyoni n'iy'Ababenyamini, nk'uko ubufindo bwabyerekanye. Abandi Bakehati bahawe imijyi icumi yo mu ntara y'Abefurayimu n'iy'Abadani, n'iy'Abamanase batuye iburengerazuba bwa Yorodani, nk'uko ubufindo bwabyerekanye. Inzu y'Abagerishoni yahawe imijyi cumi n'itatu yo mu ntara y'Abisakari n'iy'Abashēri, n'iy'Abanafutali n'iy'Abamanase batuye muri Bashani, nk'uko ubufindo bwabyerekanye. Inzu y'Abamerari yahawe imijyi cumi n'ibiri yo mu ntara y'Abarubeni, n'iy'Abagadi n'iy'Abazabuloni. Abisiraheli bahaye Abalevi iyo mijyi n'inzuri ziyikikije bakoresheje ubufindo, nk'uko Uhoraho yabitegetse abinyujije kuri Musa. Mu ntara y'Abayuda n'iy'Abasimeyoni, hatanzwe imijyi ikurikira igiye kuvugwa mu mazina, yahawe abakomoka kuri Aroni bo mu nzu ya Kehati mwene Levi, kuko ari bo ubufindo bwabanje kwerekana. Bahawe Heburoni n'inzuri ziwukikije mu misozi y'Abayuda. Uwo mujyi wahoze witwa Kiriyati-Aruba waritiriwe Aruba, sekuruza w'Abanaki. Icyakora Kalebu mwene Yefune yagumanye imirima yaho n'imidugudu ihakikije. Abakomoka kuri Aroni bahawe Heburoni, umwe mu mijyi y'ubuhungiro, na Libuna na Yatiri na Eshitemowa, na Holoni na Debiri, na Ayini na Yuta na Beti-Shemeshi. Bahawe iyo mijyi uko ari icyenda hamwe n'inzuri ziyikikije mu ntara y'Abayuda n'iy'Abasimeyoni. Mu ntara y'Ababenyamini, bahawe Gibeyoni na Geba na Anatoti na Alumoni, imijyi ine n'inzuri ziyikikije. Iyo mijyi cumi n'itatu n'inzuri ziyikikije, ni yo yahawe abatambyi bakomoka kuri Aroni. Abandi Balevi bakomoka kuri Kehati bahawe imijyi hakoreshejwe ubufindo. Mu ntara y'Abefurayimu, bahawe Shekemu n'inzuri ziyikikije mu misozi y'Abefurayimu. Shekemu iyo ni umwe mu mijyi y'ubuhungiro. Bahawe na Gezeri na Kibusayimu na Betihoroni, imijyi ine hamwe n'inzuri ziyikikije. Mu ntara y'Abadani, bahawe Eliteke na Gibetoni na Ayaloni na Gatirimoni, imijyi ine n'inzuri ziyikikije. Mu ntara y'Abamanase iburengerazuba bwa Yorodani, bahawe imijyi ibiri n'inzuri ziyikikije, ari yo Tānaki na Yibuleyamu. Iyo mijyi icumi n'inzuri ziyikikije, ni yo yahawe Abakehati batari abatambyi. Abalevi bakomoka kuri Gerishoni na bo bahawe imijyi n'inzuri ziyikikije. Mu ntara y'Abamanase y'i Bashani bahawe imijyi ibiri, ari yo Golani umwe mu mijyi y'ubuhungiro, na Bēshitera. Mu ntara y'Abisakari bahawe Kishiyoni na Daberati, na Yarimuti na Eniganimu, imijyi ine n'inzuri ziyikikije. Mu ntara y'Abashēri bahawe Mishali na Abudoni na Helikati na Rehobu, imijyi ine n'inzuri ziyikikije. Mu ntara y'Abanafutali bahawe Kedeshi yo muri Galileya umwe mu mijyi y'ubuhungiro, na Hamotidori na Karitani, imijyi itatu n'inzuri ziyikikije. Iyo mijyi cumi n'itatu n'inzuri ziyikikije, ni yo yahawe Abagerishoni. Abalevi basigaye ari bo bakomoka kuri Merari, na bo bahawe imijyi n'inzuri ziyikikije. Mu ntara y'Abazabuloni bahawe Yokineyamu na Karita na Dimuna na Nahalali, imijyi ine n'inzuri ziyikikije. Mu ntara y'Abarubeni iburasirazuba bwa Yorodani, bahawe Beseri umwe mu mijyi y'ubuhungiro, iri mu mirambi ahateganye n'ubutayu, bahawe na Yahasi na Kedemoti na Mefāti, imijyi ine n'inzuri ziyikikije. Mu ntara y'Abagadi bahawe Ramoti y'i Gileyadi umwe mu mijyi y'ubuhugiro, na Mahanayimu na Heshiboni na Yāzeri, imijyi ine n'inzuri ziyikikije. Iyo mijyi cumi n'ibiri n'inzuri ziyikikije ni yo yahawe Abalevi bari basigaye, ari bo Bamerari. Bayihawe hakoreshejwe ubufindo. Iyo mijyi yose Abalevi bahawe mu ntara z'abandi Bisiraheli ni mirongo ine n'umunani, iyo mijyi bayihanywe n'inzuri ziyikikije. Uko ni ko Uhoraho yahaye Abisiraheli igihugu cyose yari yarasezeranyije ba sekuruza. Bamaze kucyigarurira bagituramo. Uhoraho abaha amahoro ku mipaka yose nk'uko yari yarabisezeranyije ba sekuruza. Nta n'umwe mu banzi babo bose wabahangaye, kuko Uhoraho yahaye Abisiraheli kubatsinda. Amasezerano yose Uhoraho yari yarasezeranyije Abisiraheli, yarayasohoje ntihasigara na rimwe. Nuko Yozuwe ahamagaza Abarubeni n'Abagadi n'igice cy'Abamanase, arababwira ati: “Mwakurikije ibyo Musa umugaragu w'Uhoraho yabategetse byose, kandi mwumviye amabwiriza yose nabahaye. Ntimwatereranye bene wanyu b'Abisiraheli muri iki gihe kirekire gishize, ahubwo mwasohoje ibyo Uhoraho Imana yanyu yabategetse. Ubwo Uhoraho Imana yanyu yahaye bene wanyu amahoro nk'uko yabibasezeranyije, nimwisubirire iwanyu muture mu karere Musa umugaragu w'Uhoraho yabahaye, hakurya ya Yorodani. Icyakora muzitondere amabwiriza n'amategeko Musa umugaragu w'Uhoraho yabahaye. Mujye mukunda Uhoraho Imana yanyu mugenze uko ashaka, mukurikize amabwiriza ye, mubane na we akaramata kandi mumukorere n'umutima wanyu wose n'ubushobozi bwanyu bwose.” Nuko Yozuwe abasabira umugisha, maze arabasezerera kugira ngo batahe, Nuko Abarubeni n'Abagadi n'igice cy'Abamanase batandukanira n'abandi Bisiraheli i Shilo mu gihugu cya Kanāni, bajya i Gileyadi mu karere Uhoraho yabahaye abinyujije kuri Musa. Bakiri mu gihugu cya Kanāni, bubaka urutambiro runini cyane hafi y'uruzi rwa Yorodani. Abandi Bisiraheli bumva ko Abarubeni n'Abagadi n'igice cy'Abamanase bubatse urutambiro hafi ya Yorodani, mu gihugu cya Kanāni. Nuko bakoranira i Shilo, kugira ngo bajye gutera imiryango yo mu burasirazuba. Ariko babanza kohereza Finehasi, mwene Eleyazari umutambyi mu ntara ya Gileyadi, kugira ngo avugane n'Abarubeni n'Abagadi n'igice cy'Abamanase. Yajyanye n'abatware icumi, umwe muri buri muryango w'Abisiraheli b'iburengerazuba bwa Yorodani, bose bari abakuru b'amazu mu miryango yabo. Nuko bajya i Gileyadi, maze babwira iyo miryango yo mu burasirazuba bati: “Abandi Bisiraheli bakoranye mu izina ry'Uhoraho baradutuma bati: ‘Ni kuki mwahemukiye Imana y'Abisiraheli? Kuki mwateshutse ku Uhoraho mukamugomera mwiyubakira urutambiro? Mbese ntimwibuka uko twacumuye turi i Pewori, bigatuma Uhoraho aduteza icyorezo kikidukurikiranye na n'ubu? Mbese icyo gicumuro nticyari gihagije? Nyamara dore mwebwe mwongeye kwigomeka ku Uhoraho! Ntimuzi ko nimumucumuraho uyu munsi, ejo azarakarira Abisiraheli bose? Niba mwumva ko akarere kanyu gahumanye, nimuze mu gihugu cy'Uhoraho aho Ihema rye riri, muhabwe imigabane hamwe natwe. Ariko mwirinde kwigomeka ku Uhoraho Imana yacu mwubaka urundi rutambiro rutari urwe, kandi natwe mwe kutwigomekaho. Mbese ntimwibuka uko Akani ukomoka kuri Zera yahemutse bikabije, agatwara ibintu byeguriwe Uhoraho? Byatumye Uhoraho arakarira Abisiraheli bose. Akani si we wenyine wapfuye azize icyo gicumuro.’ ” Nuko Abarubeni n'Abagadi n'igice cy'Abamanase, basubiza abatware b'indi miryango bati: “Uhoraho ni we Mana nyamana! Uhoraho Imana nyamana ni we ubizi, ndetse n'Abisiraheli bose babimenye! Niba twarigometse ku Uhoraho tugahemuka, muhite muturimbura! Niba twariyubakiye urutambiro tugamije kwimūra Uhoraho, tukaruturiraho ibitambo bikongorwa n'umuriro cyangwa iby'umusangiro, cyangwa amaturo y'ibinyampeke, Uhoraho ubwe atwihanire! Nyamara si cyo cyatumye turwubaka. Ahubwo twatinyaga ko abazabakomokaho bazabaza abacu bati: ‘Muhuriye he n'Uhoraho Imana y'Abisiraheli? Uhoraho ubwe yagize Yorodani umupaka hagati yacu namwe Abarubeni n'Abagadi. None rero, nta cyo muhuriyeho n'Uhoraho!’ Bityo bakabuza abazadukomokaho kuyoboka Uhoraho. Ni yo mpamvu twiyemeje kubaka urwo rutambiro, atari urwo gutambiriraho ibitambo ibyo ari byo byose, ahubwo ari ikimenyetso hagati yacu namwe n'abazadukomokaho, kigaragaza ko tuyoboka Uhoraho kandi ko tuzamutambirira ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro, n'ibindi bitambo byose mu Ihema rye. Bityo abazabakomokaho ntibazabwira abacu ko nta cyo bahuriyeho n'Uhoraho. Nibaramuka bavuze batyo, abazadukomokaho bazasubiza bati: ‘Nimurebe urutambiro ba sokuruza bubatse rumeze nk'urw'Uhoraho. Nyamara si urwo gutambiraho ibitambo ibyo ari byo byose, ahubwo ni ikimenyetso hagati yacu namwe.’ Ntibikabeho ko twakwigomeka ku Uhoraho ngo tureke kumuyoboka twubaka urutambiro rwo gutambiraho ibitambo bikongorwa n'umuriro, cyangwa amaturo y'ibinyampeke cyangwa ibindi bitambo. Nta handi twifuza kubitambira, atari ku rutambiro rw'Uhoraho Imana yacu ruri imbere y'Ihema rye.” Umutambyi Finehasi n'abakuru b'Abisiraheli, ari bo bakuru b'amazu bari kumwe na we, banyurwa n'ibisobanuro bahawe n'Abarubeni n'Abagadi n'Abamanase. Finehasi mwene Eleyazari umutambyi arababwira ati: “Noneho tumenye ko mutahemukiye Uhoraho nk'uko twibwiraga. Ntimwashyize Abisiraheli mu kaga ko guhanwa n'Uhoraho, tumenye ko ari kumwe natwe.” Hanyuma Finehasi mwene Eleyazari umutambyi, na ba batware basezera ku Barubeni n'Abagadi, bava mu ntara ya Gileyadi basubira muri Kanāni, maze babwira abandi Bisiraheli iby'urugendo rwabo. Nuko babyumvise baranezerwa basingiza Imana, bareka umugambi wo gutera Abarubeni n'Abagadi, no gutsemba intara zabo. Abarubeni n'Abagadi bita urwo rutambiro “Kimenyetso”, bagira bati: “Ruzatubere ikimenyetso cy'uko Uhoraho ari Imana.” Uhoraho yahaye Abisiraheli amahoro abarinda abanzi babakikije. Hashize igihe kirekire, Yozuwe aba ageze mu za bukuru, ahamagaza Abisiraheli bose barimo n'abakuru b'imiryango n'abatware n'abacamanza n'abandi bashinzwe ubutabera, arababwira ati: “Dore ndashaje, ngeze mu za bukuru. Mwiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yagenje amahanga yari atuye muri iki gihugu kubera mwe, ni we ubwe wabarwaniriye. Nagabanyije igihugu cyose kuva kuri Yorodani kugeza ku Nyanja ya Mediterane, haba ahari hatuwe n'amahanga twatsinze, haba n'aho tutaratsinda, buri muryango wahawe umugabane wawo. Uhoraho Imana yanyu ubwe ni we uzamenesha ayo mahanga asigaye, azayirukana muyazungure nk'uko yabibasezeranyije. Muzabe intwari cyane, kandi muzitondere ibyanditswe byose mu gitabo cy'Amategeko ya Musa mudateshuka. Ntimuzifatanye n'ayo mahanga asigaye muri mwe, ntimuzambaze imana zayo kandi ntimuzarahire mu izina ryazo, ntimuzaziyoboke cyangwa ngo muziramye. Muzabane akaramata n'Uhoraho Imana yanyu, nk'uko mwabigenje kugeza ubu. Uhoraho yabameneshereje amahanga akomeye kandi y'ibihangange, kugeza ubu nta wabahangaye. Umuntu umwe muri mwe yashoboye kumenesha abanzi igihumbi, kuko Uhoraho Imana yanyu ari we wabarwaniriye nk'uko yabibasezeranyije. Muramenye rero muzakunde Uhoraho Imana yanyu. Ntimuzamwimūre, ntimuzagirane amasezerano n'abanyamahanga bacitse ku icumu basigaye muri mwe, ntimuzashyingirane na bo kandi ntimuzifatanye na bo. Naho ubundi Uhoraho ntiyakomeza kumenesha abo banyamahanga mu gihugu cyanyu bazababera nk'umutego cyangwa nk'ikiboko ku mugongo, cyangwa nk'igitotsi mu jisho, kugeza igihe muzashirira muri iki gihugu cyiza Uhoraho Imana yanyu yabahaye. “Dore jyewe ngiye kwigendera, ariko mwe muzi neza mudashidikanya ko ibyiza byose Uhoraho Imana yanyu yabasezeranyije yabisohoje, nta na kimwe atasohoje. None rero nk'uko yasohoje ibyo byiza byose, ni na ko azasohoza n'ibibi byose yababwiye kugeza ubwo azabatsemba muri iki gihugu cyiza, nimutubahiriza Isezerano yabahaye. Nimuyoboka izindi mana mukaziramya, Uhoraho Imana yanyu azabarakarira ahite abamara muri iki gihugu cyiza yabahaye.” Yozuwe akoranyiriza imiryango yose y'Abisiraheli i Shekemu, maze ahamagara n'abakuru b'Abisiraheli n'abatware n'abacamanza n'abandi bashinzwe ubutabera, bose baza imbere y'Imana. Nuko Yozuwe abwira Abisiraheli bose ati: “Uhoraho Imana yanyu aravuze ati: ‘Kera mu gihe cya Tera se wa Aburahamu na Nahori, ba sokuruza bari batuye hakurya y'uruzi rwa Efurati basengaga ibigirwamana. Nuko mvana sokuruza Aburahamu hakurya ya Efurati, muyobora mu gihugu cyose cya Kanāni, maze muha urubyaro rwinshi, abyara Izaki, Izaki na we abyara Yakobo na Ezawu. Ezawu namuhaye gutura mu misozi ya Seyiri, naho Yakobo n'urubyaro rwe basuhukira mu Misiri. “Hanyuma ntumayo Musa na Aroni kuvanayo Abisiraheli, mbanje guteza Abanyamisiri ibyago bikomeye. Navanye ababyeyi banyu mu Misiri, ariko Abanyamisiri babakurikira bari mu magare y'intambara no ku mafarasi, babageza ku Nyanja y'Uruseke. Nuko Abisiraheli barantakambira, maze nshyira umwijima hagati yabo n'Abanyamisiri. Narengeje amazi y'inyanja ku Banyamisiri, bararohama Abisiraheli babibona. Nyuma y'ibyo mumara imyaka myinshi mu butayu. Nabagejeje mu gihugu cy'Abamori bari batuye mu burasirazuba bwa Yorodani. Barabateye ariko ndababagabiza murabatsinda, mbaha kubatsemba mwigarurira igihugu cyabo. Umwami w'i Mowabu witwaga Balaki mwene Sipori na we yarabateye. Ndetse yatumije Bālamu mwene Bewori kugira ngo abavume, ariko sinamwemerera ko abavuma, ahubwo abahesha umugisha mubakiza ntyo. Mwambutse Yorodani mugera i Yeriko. Abaturage baho kimwe n'Abamori n'Abaperizi n'Abanyakanāni, n'Abaheti n'Abagirigashi n'Abahivi n'Abayebuzi barabarwanyije, ariko bose narababagabije murabatsinda. Igihe ba bami bombi b'Abamori babateraga nohereje amavubi arabamenesha, mutiriwe mukoresha inkota zanyu n'imiheto yanyu. Nabahaye igihugu kitabaruhije mugihinga, mbatuza mu mijyi mutubatse, mbaha no kurya ku mbuto z'imizabibu n'iminzenze mutateye.” Nuko Yozuwe arakomeza ati: “None rero nimwubahe Uhoraho, mumuyoboke mutaryarya kandi mubikuye ku mutima. Nimwamagane ibigirwamana ba sokuruza basengaga bakiri hakurya ya Efurati n'ibyo basengaga mu Misiri, maze muyoboke Uhoraho. Ariko niba mudashaka kumuyoboka, mwihitiremo ibigirwamana muzayoboka, mbese nk'ibyo ba sokuruza basengaga bakiri hakurya ya Efurati, cyangwa iby'Abamori mwazunguye. Icyakora jyewe n'urugo rwanjye tuzayoboka Uhoraho.” Nuko Abisiraheli baramusubiza bati: “Ntibikabeho ko twimūra Uhoraho! Ntabwo tuzayoboka izindi mana! Koko Uhoraho Imana yacu ni we watuvanye mu Misiri, aho twebwe na ba sogokuruza twari inkoreragahato, twiboneye n'ibitangaza bikomeye yakoze. Ni we waturindiye mu rugendo rwose twakoze no mu mahanga yose twanyuzemo. Ni we wirukanye ayo mahanga yose ndetse n'Abamori babaga muri iki gihugu. Natwe rero tuzayoboka Uhoraho, kuko ari we Mana yacu.” Baramusubiza bati: “Oya, tuzayoboka Uhoraho.” Yozuwe arababwira ati: “Mujye muzirikana ko ari mwe ubwanyu mwihitiyemo kuyoboka Uhoraho.” Baramusubiza bati: “Tuzabizirikana.” Nuko Yozuwe arababwira ati: “Nimwamagane ibigirwamana by'abanyamahanga biri muri mwe, maze mwiyegurire Uhoraho Imana y'Abisiraheli.” Baramusubiza bati: “Tuzayoboka Uhoraho Imana yacu tumwumvire.” Uwo munsi bari i Shekemu, Yozuwe agirana n'Abisiraheli amasezerano arimo amategeko n'amabwiriza bagomba gukurikiza, ayandika mu gitabo cy'Amategeko y'Imana. Hanyuma afata ibuye rinini, arishinga munsi y'igiti cy'inganzamarumbu cyari hafi y'Inzu y'Uhoraho. Nuko abwira Abisiraheli bose ati: “Iri buye rizatubera umugabo, kuko ryumvise amagambo yose Uhoraho yatubwiye. Nimuhemukira Imana yanyu rizabashinja.” Nuko Yozuwe arabasezerera, buri muntu asubira iwe. Nyuma y'ibyo Yozuwe mwene Nuni akaba n'umugaragu w'Uhoraho, apfa amaze imyaka ijana na cumi avutse. Bamuhamba mu isambu ye i Timunati-Sera mu misozi y'Abefurayimu, mu majyaruguru y'umusozi wa Gāshi. Abisiraheli bayobotse Uhoraho igihe cyose Yozuwe yari akiriho, no mu gihe cy'abakuru b'imiryango babonye ibyo Uhoraho yakoreye Abisiraheli byose. Nuko amagufwa ya Yozefu Abisiraheli bari barakuye mu Misiri, bayahamba i Shekemu mu isambu Yakobo yari yaraguze na bene Hamori se wa Shekemu, ibikoroto ijana by'ifeza. Ayo magufwa aguma mu mugabane w'abakomoka kuri Yozefu. Nuko Eleyazari mwene Aroni na we arapfa, bamuhamba ku musozi wari warahawe umuhungu we Finehasi, mu misozi y'Abefurayimu. Dore ibyabayeho Yozuwe amaze gupfa. Abisiraheli babajije Uhoraho bati: “Ni uwuhe muryango uzabanza gutera Abanyakanāni?” Uhoraho arabasubiza ati: “Ni umuryango wa Yuda kandi nawugabije igihugu cyabo.” Nuko Abayuda babwira bene wabo b'Abasimeyoni bati: “Nimudufashe turwanye Abanyakanāni tubirukane mu mugabane wacu, natwe tuzabafasha kubirukana mu wanyu.” Nuko Abasimeyoni batabarana na bo, Uhoraho abaha gutsinda Abanyakanāni n'Abaperizi, bageze i Bezeki bahica abantu ibihumbi icumi b'Abanyakanāni n'Abaperizi. Muri uwo mujyi bahasanze Umwami Adoni-Bezeki baramurwanya, arahunga bamwirukaho. Bamaze kumufata bamuca ibikumwe by'ibiganza n'iby'ibirenge. Adoni-Bezeki aravuga ati: “Abami mirongo irindwi baciwe ibikumwe by'ibiganza n'iby'ibirenge, bajyaga batoragura ibyokurya byagwaga munsi y'ameza yanjye, none Imana inyituye ibyo nabakoreye!” Nuko bamujyana i Yeruzalemu agwayo. Abayuda bateye na Yeruzalemu barayitsinda, abayituye babamarira ku icumu n'umujyi barawutwika. Hanyuma Abayuda bajya kurwanya Abanyakanāni bari batuye mu misozi miremire, n'abo mu karere k'imisozi migufi n'abo mu majyepfo ya Kanāni. Batera Abanyakanāni bari batuye i Heburoni, bahicira Sheshayi na Ahimani na Talumayi. Kera Heburoni yitwaga Kiriyati-Aruba. Abayuda bavuye aho bajya kurwanya abatuye umujyi wa Debiri, kera witwaga Kiriyati-Seferi. Kalebu aratangaza ati: “Umuntu uzatera Kiriyati-Seferi akahigarurira, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.” Nuko Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu yigarurira uwo mujyi, maze Kalebu amushyingira umukobwa we Akisa. Bamaze gushyingiranwa, Akisa agira Otiniyeli inama yo gusaba se Kalebu umurima. Nuko Akisa ajya iwabo, acyururuka ku ndogobe, Kalebu amubaza icyo yifuza. Akisa aramusubiza ati: “Ngirira ubuntu umpe amariba, kuko aho wampaye nta mazi ahari.” Kalebu amuha amariba yo haruguru n'ayo hepfo. Abakeni bakomoka kuri sebukwe wa Musa bazamukanye n'Abayuda bava i Yeriko umujyi w'imikindo, bajya gutura mu butayu bw'i Buyuda ho mu majyepfo ya Aradi, baturana n'abaturage baho. Abayuda na bene wabo b'Abasimeyoni batera Abanyakanāni batuye mu mujyi wa Sefati barawurimbura, ni ko kuhita Horuma. Bigaruriye umujyi wa Gaza n'uwa Ashikeloni, n'uwa Ekuroni hamwe n'intara zayo. Uhoraho yabahaye kwigarurira akarere k'imisozi miremire, nyamara ntibashoboye kwirukana abari batuye mu bibaya, kubera ko bari bafite amagare y'intambara acuzwe mu byuma. Nuko bakurikije uko Musa yabitegetse baha Kalebu umujyi wa Heburoni, ahamenesha Abanaki batatu. Ababenyamini bo ntibashoboye kumenesha Abayebuzi bari batuye i Yeruzalemu, ku buryo bagituranye na bo kugeza n'ubu. Abakomoka kuri Yozefu na bo barazamuka batera umujyi wa Beteli, kandi Uhoraho yari kumwe na bo. Babanza kohereza abo gutata Beteli. Uwo mujyi kera witwaga Luzi. Abo batasi babonye umugabo usohoka mu mujyi, baramubwira bati: “Twereke aho twakwinjirira muri uyu mujyi, natwe nta cyo tuzagutwara.” Nuko arahabereka. Bityo abakomoka kuri Yozefu bamarira ku icumu abantu bose bo muri uwo mujyi, ariko wa mugabo n'abo mu muryango we bose barabareka barigendera. Hanyuma uwo mugabo ajya mu gihugu cy'Abaheti ahubaka umujyi awita Luzi, ari na ko witwa kugeza n'ubu. Abamanase ntibashoboye kumenesha abaturage b'i Betishani n'ab'i Tānaki n'ab'i Dori, n'ab'i Yibuleyamu n'ab'i Megido, habe n'abo mu midugudu ikikije iyo mijyi. Ni cyo cyatumye Abanyakanāni bakomeza gutura muri ako karere. Abisiraheli bamaze gukomera bakoresheje Abanyakanāni imirimo y'agahato, ariko ntibashobora kubamenesha. Abefurayimu ntibashoboye kumenesha Abanyakanāni bari batuye i Gezeri. Ni cyo cyatumye Abanyakanāni bakomeza gutura i Gezeri mu ntara y'Abefurayimu. Abazabuloni ntibashoboye kumenesha Abanyakanāni bari batuye i Kitironi n'i Nahalali, ahubwo bakomeje gutura mu ntara y'Abazabuloni bagakora imirimo y'agahato. Abashēri ntibashoboye kumenesha abaturage ba Ako n'ab'i Sidoni n'aba Ahilabu n'aba Akizibu, n'ab'i Heliba n'aba Afeki n'ab'i Rehobu. Abashēri baturanye n'Abanyakanāni bari bahasanzwe, kuko batashoboye kubamenesha. Abanafutali ntibashoboye kumenesha Abanyakanāni bari batuye i Beti-Shemeshi n'i Betanati, ahubwo bakomeje gutura muri iyo mijyi mu ntara y'Abanafutali bagakora imirimo y'agahato. Abamori bahejeje Abadani mu karere k'imisozi miremire, ntibabakundira kumanuka kugira ngo begere ikibaya. Abamori biyemeje no gukomeza gutura Ayaloni n'i Shālabimu, no ku musozi wa Heresi. Abakomoka kuri Yozefu bamaze kubarusha amaboko, babakoresha imirimo y'agahato. Umupaka w'igihugu cy'Abamori watangiriraga ku musozi wa Akurabimu uhereye ku rutare, ugakomeza mu majyaruguru. Umumarayika w'Uhoraho yavuye i Gilugali ajya i Bokimu, abwira Abisiraheli ati: “Nabavanye mu Misiri mbazana mu gihugu narahiriye guha ba sokuruza. Narababwiye nti: ‘Sinzigera nica amasezerano twagiranye. Namwe ntimuzagirane amasezerano n'abatuye muri iki gihugu, ahubwo muzasenye intambiro zabo.’ Nyamara ntabwo mwanyumviye! Ni iki cyatumye mukora mutyo? None rero aba bantu sinzabirukana muri mwe, ahubwo bazahinduka abanzi banyu kandi imana zabo zizababera umutego.” Umumarayika w'Uhoraho amaze kuvuga ayo magambo, Abisiraheli bose bararira bacura umuborogo. Aho hantu bahita Bokimu, kandi bahatambirira Uhoraho ibitambo. Nuko Yozuwe asezerera Abisiraheli bose, bajya kwigarurira imigabane bahawe. Abantu bayobotse Uhoraho iminsi yose Yozuwe yari akiriho, no mu gihe cyose cy'abakuru bari barabonye ibintu bikomeye Uhoraho yakoreye Abisiraheli. Yozuwe mwene Nuni akaba n'umugaragu w'Uhoraho, apfa amaze imyaka ijana na cumi avutse. Bamuhamba mu isambu ye i Timunati-Heresi mu misozi y'Abefurayimu, mu majyaruguru y'umusozi wa Gāshi. Abantu babyirutse muri icyo gihe na bo barapfa, ababyirutse nyuma ntibigeze bamenya Uhoraho n'ibyiza yakoreye Abisiraheli. Abisiraheli bacumuye ku Uhoraho, batangira kuyoboka za Bāli. Bimūye Uhoraho Imana ya ba sekuruza wabavanye mu Misiri, bayoboka imana z'amahanga abakikije baraziramya, birakaza Uhoraho. Koko bimūye Uhoraho bayoboka Bāli na za Ashitaroti. Nuko Uhoraho arakarira Abisiraheli abateza abanyazi barabasahura, abagabiza n'abanzi babakikije, ntibaba bagishoboye guhangana na bo. Iyo Abisiraheli bajyaga ku rugamba, Uhoraho yarabarekaga bagatsindwa nk'uko yari yarababwiye kandi akabirahirira. Uhoraho yabateje akaga gakomeye. Hanyuma Uhoraho yabashyiriyeho abarengezi bo kubakiza abanzi babanyagaga ibyabo. Icyakora Abisiraheli ntibumviye abo barengezi, ahubwo bayobotse izindi mana baraziramya. Ntibatinze guteshuka imigenzereze ya ba sekuruza, ntibakurikiza amabwiriza y'Uhoraho. Nuko abanzi babo bakabakandamiza kandi bakabatoteza, Uhoraho akumva gutaka kwabo akabagirira impuhwe, akabashyiriraho umurengezi. Yaramwunganiraga agakiza Abisiraheli abanzi babo igihe cyose uwo murengezi yabaga akiriho. Nyamara iyo umurengezi yapfaga, barongeraga bagasubira mu bibi birenze ibya ba sekuruza. Bayobokaga izindi mana bakaziramya. Ntabwo bigeze bareka gukora ibibi no kutava ku izima. Ni cyo cyatumye Uhoraho abarakarira aravuga ati: “Aba bantu bishe Isezerano nagiranye na ba sekuruza, kandi ntibanyumvira. Nanjye sinzongera kwirukana umuntu n'umwe wo mu mahanga Yozuwe yasize mu gihugu atarapfa. Ayo mahanga ni yo nzakoresha ngerageza Abisiraheli, kugira ngo ndebe ko bakora ibyo nshaka nk'uko ba sekuruza bagenzaga, cyangwa ko batabikora.” Ni yo mpamvu Uhoraho yaretse ayo mahanga ntayameneshe huti huti, kandi ntayagabize Yozuwe. Hari amahanga Uhoraho yaretse kugira ngo ayakoreshe, agerageza Abisiraheli bose batarwanye intambara zo kwigarurira Kanāni. Ibyo yabikoreye kugira ngo Abisiraheli batigeze bajya ku rugamba bimenyereze intambara. Abo Uhoraho yaretse ni abami batanu bategekaga Abafilisiti, n'Abanyakanāni bose, n'Abanyasidoni n'Abahivi batuye mu bisi bya Libani, uhereye ku musozi wa Bāli-Herumoni ukageza i Lebo-Hamati. Icyatumye abareka kwari ukugira ngo abakoreshe agerageza Abisiraheli, kugira ngo arebe ko bumvira amabwiriza ye Musa yagejeje kuri ba sekuruza. Bityo Abisiraheli baturana n'Abanyakanāni n'Abaheti n'Abamori, n'Abaperizi n'Abahivi n'Abayebuzi. Abisiraheli bashyingiranye n'abantu bo muri ayo mahanga kandi bayoboka imana zabo. Abisiraheli bacumuye ku Uhoraho Imana yabo baramwimūra, bayoboka za Bāli na za Ashera. Uhoraho arabarakarira abagabiza Kushani-Rishatayimu, umwami wa Mezopotamiya. Uwo mwami abategeka imyaka umunani. Abisiraheli batakambira Uhoraho maze abashyiriraho umuntu wo kubakiza. Uwo ni Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu. Mwuka w'Uhoraho amuzaho, aba umurengezi w'Abisiraheli. Otiniyeli atera Kushani-Rishatayimu umwami wa Mezopotamiya, maze Uhoraho amuha kumutsinda. Igihugu cyamaze imyaka mirongo ine mu mutekano, hanyuma Otiniyeli mwene Kenazi arapfa. Abisiraheli bongeye gucumura ku Uhoraho, bituma abagabiza Eguloni umwami wa Mowabu. Eguloni yishyize hamwe n'Abamoni n'Abamaleki, batera Abisiraheli. Barabatsinze bigarurira Yeriko umujyi w'imikindo. Nuko Abisiraheli bategekwa na Eguloni umwami wa Mowabu imyaka cumi n'umunani. Abisiraheli batakambira Uhoraho, abashyiriraho umuntu wo kubakiza. Uwo ni Ehudi mwene Gera wo mu muryango wa Benyamini. Ehudi uwo yatwariraga imoso. Nuko Abisiraheli bamuha amaturo kugira ngo ajye kubahakirwa kuri Eguloni umwami wa Mowabu. Maze Ehudi acurisha inkota ifite uburebure bwa santimetero mirongo ine n'eshanu, ayambara ku itako ry'iburyo ayikenyereraho. Ya maturo ayashyīra Eguloni umwami wa Mowabu, wari umugabo ubyibushye cyane. Amaze kuyamushyikiriza, we n'abari bayamutwaje barasezera. Ngo bagere i Gilugali aho bacukura amabuye, Ehudi asubira ibwami. Agezeyo abwira umwami ati: “Nyagasani, ngufitiye ubutumwa ngomba kukubwira twiherereye.” Nuko umwami ahēza abo bari kumwe, bose baherako barasohoka. Igihe umwami yari asigaye wenyine mu cyumba gifutse cy'igorofa yo hejuru, Ehudi aramwegera aramubwira ati: “Hari icyo Imana yantumye nifuza kukugezaho.” Umwami ngo abyumve arahaguruka. Nuko Ehudi akura ya nkota ku itako ry'iburyo abikoresheje ukuboko kw'ibumoso, ayitikura umwami mu nda. Inkota uko yakabaye ndetse n'ikirindi, irigita mu binure iramuhinguranya, Ehudi ntiyarushya ayimukuramo. Ehudi arasohoka afungisha umuryango urufunguzo, anyura ku ibaraza ry'inyuma, arigendera. Amaze kugenda abagaragu b'umwami bagaruka ku cyumba gifutse cy'igorofa yo hejuru, basanga umuryango ufunze. Baribwira bati: “Ahari umwami yaba yagiye kwituma.” Bategereza umwanya munini cyane, batangazwa no kubona amaze icyo gihe cyose atarakingura. Barambiwe bafata urufunguzo barakingura, bageze mu cyumba basanga shebuja arambaraye hasi yapfuye. Igihe bari bagitegereje, Ehudi yarihungiye anyura ha hantu bacukura amabuye, acikira i Seyira. Ageze mu misozi y'Abefurayimu avuza ihembe, maze Abisiraheli bakoranira hamwe, amanukana na bo abarangaje imbere. Ehudi arababwira ati: “Nimunkurikire dutere abanzi banyu b'Abamowabu, kuko Uhoraho yababagabije.” Baramukurikira baramanuka, bigarurira ibyambu bya Yorodani biteganye na Mowabu, ntibagira umuntu n'umwe bemerera kwambuka. Uwo munsi bica Abamowabu ibihumbi icumi, abagabo b'ibihangange kandi b'intwari, ntihagira n'umwe ucika ku icumu. Uwo munsi Abisiraheli batsinda Abamowabu, maze igihugu kimara imyaka mirongo inani mu mutekano. Uwakurikiye Ehudi ni Shamugari mwene Anati. Yicishije igihosho Abafilisiti magana atandatu, akiza Abisiraheli. Ehudi amaze gupfa, Abisiraheli bongera gucumura ku Uhoraho. Nuko abagabiza Yabini umwami w'Umunyakanāni wari utuye mu mujyi wa Hasori. Umugaba w'ingabo ze witwaga Sisera, we yabaga i Harosheti-Goyimu. Yabini yari afite amagare y'intambara magana cyenda acuzwe mu byuma. Yamaze imyaka makumyabiri ategekesha Abisiraheli igitugu n'urugomo, nuko Abisiraheli batakambira Uhoraho. Icyo gihe umuhanuzikazi Debora muka Lapidoti, ni we waciraga Abisiraheli imanza. Abantu bamusangaga munsi y'igiti cy'umukindo kugira ngo abakemurire ibibazo. Icyo giti cyitwaga umukindo wa Debora, cyari hagati ya Rama na Beteli mu misozi y'Abefurayimu. Umunsi umwe atumira Baraki mwene Abinowamu w'i Kedeshi yo mu ntara ya Nafutali, aramubwira ati: “Uhoraho Imana y'Abisiraheli arategetse ngo ‘Toranya abantu ibihumbi icumi mu muryango wa Nafutali n'uwa Zabuloni, maze ubajyane ku musozi wa Taboru. Nanjye nzatuma Sisera umugaba w'ingabo za Yabini agusanga ku mugezi wa Kishoni. Nubwo azaba afite amagare n'ingabo nyinshi, nzamukugabiza umutsinde.’ ” Nuko Baraki asubiza Debora ati: “Nzajyayo niwemera ko tujyana, nutemera sinzajyayo.” Debora aramubwira ati: “Ndabyemeye turajyana, ariko umenye yuko atari wowe uzashimirwa ugutsinda kwacu, kuko Uhoraho azatanga Sisera kugira ngo yicwe n'umugore.” Nuko Debora arahaguruka ajyana na Baraki i Kedeshi. Baraki ahamagaza ab'umuryango wa Zabuloni n'uwa Nafutali kugira ngo bakoranire i Kedeshi, maze abantu ibihumbi icumi baramukurikira, na Debora ajyana na bo. Icyo gihe Heberi w'Umukeni yari akambitse mu ihema rye iruhande rw'igiti cy'inganzamarumbu, i Sanayimu hafi y'i Kedeshi. Yari yaritaruye abandi Bakeni bakomoka kuri Hobabu muramu wa Musa. Sisera yumvise ko Baraki mwene Abinowamu ageze ku musozi wa Taboru, akoranya ya magare ye magana cyenda n'ingabo ze zose, bava i Harosheti-Goyimu bajya ku mugezi wa Kishoni. Debora abwira Baraki ati: “Haguruka ugende dore Uhoraho akurangaje imbere, kugira ngo uyu munsi akugabize Sisera umutsinde.” Nuko Baraki n'ingabo ze ibihumbi icumi bamanuka umusozi wa Taboru, batera Sisera n'amagare ye n'ingabo ze. Uhoraho aha Abisiraheli kuzica ariko Sisera we ava mu igare, amaguru ayabangira ingata arahunga. Baraki akurikira ingabo za Sisera n'amagare yazo, azigeza i Harosheti-Goyimu. Abisiraheli bamarira ku icumu ingabo zose za Sisera, ntiharokoka n'umwe. Sisera uko yagahunze yiruka agana ku ihema rya Yayeli muka Heberi w'Umukeni, kubera ko Yabini umwami w'i Hasori yari incuti y'umuryango wa Heberi. Nuko Yayeli ajya gusanganira Sisera aramubwira ati: “Mutware, injira witinya, ngwino mu ihema ryanjye.” Nuko Sisera yinjira mu ihema, Yayeli amworosa ikiringiti. Sisera aramubwira ati: “Ntiwampa utuzi two kunywa ko inyota inyishe!” Nuko Yayeli apfundura icyansi amuha amata aranywa, arongera aramworosa. Sisera aramubwira ati: “Ihagararire ku muryango w'ihema, maze nihagira ukubaza ati: ‘Mbese hari umuntu uri hano?’, umubwire uti: ‘Nta we!’ ” Sisera yari yarushye arasinzira cyane. Nuko Yayeli muka Heberi afata inyundo n'urubambo rw'ihema, aromboka arumushimangira muri nyiramivumbi rurigita mu butaka, Sisera ahita apfa. Muri ako kanya Baraki aba atungutse ashaka Sisera. Yayeli ajya kumusanganira aramubwira ati: “Ngwino nkwereke umuntu ushaka!” Nuko Baraki yinjirana na we, abona umurambo wa Sisera urambitse aho n'urubambo rukimushise muri nyiramivumbi. Uwo munsi Imana iha Abisiraheli gucogoza Yabini umwami w'Umunyakanāni, bakomeza kugira amaboko baramurwanya kugeza ubwo bamutsinze burundu. Uwo munsi Debora na Baraki mwene Abinowamu baririmbye iyi ndirimbo: Abisiraheli biyemeje kurwana, rubanda barabyitabīra, nimushime Uhoraho. Yemwe bami, nimwumve, namwe bategetsi, nimutege amatwi. Ngiye kuririmbira Uhoraho, ngiye gusingiza Uhoraho Imana y'Abisiraheli. Uhoraho, wavuye mu misozi ya Seyiri, waturutse muri icyo gihugu cya Edomu, isi yaratingise, ibicu birakorakorana imvura iragwa. Uhoraho, wateye imisozi gutingita, Sinayi na yo yaratingise imbere yawe, Uhoraho Imana y'Abisiraheli. Mu gihe cya Shamugari mwene Anati amayira ntiyari akigendwa, mu gihe cya Yayeli abagenzi banyuraga mu tuyira tuziguye. Imidugudu y'Abisiraheli ntiyari igituwe, ntiyari igituwe kugeza ubwo jyewe Debora nahagurutse, mpaguruka ndi umubyeyi mu Bisiraheli. Abisiraheli bihitiyemo imana z'inzaduka, intambara irabugariza, nyamara mu bantu ibihumbi mirongo ine, nta n'umwe wari ukigira ingabo cyangwa icumu. Nishimira abatware b'Abisiraheli, nishimira abantu bitabiriye urugamba. Nimushime Uhoraho. Yemwe abagendera ku ndogobe z'umweru, yemwe abicara ku birago by'abakire, namwe abagenda mu mayira nimwibaze. Nimwumve ibyo abavomyi bavugira ku mariba, baravuga ibigwi by'Uhoraho, baravuga ibigwi bye mu Bisiraheli, baravuga uko ingabo ze zamanutse zigana amarembo y'umujyi. Kanguka, kanguka, Debora we! Kanguka, kanguka, utere indirimbo! Haguruka nawe Baraki mwene Abinowamu! Ugende ugarukane imbohe z'intambara. Abacitse ku icumu baramanutse basanga abanyacyubahiro, ingabo z'Uhoraho zamanutse gitwari zimusanga. Abefurayimu bari batsinze Abamaleki baramanutse, Ababenyamini bakurikiyeho bifatanya na bo, abatware baturutse mu bakomoka kuri Makiri, abagaba b'ingabo baturutse mu Bazabuloni. Abatware b'Abisakari bazanye na Debora, Abisakari bandi bakurikiye Baraki, barirukanse bamusanga mu kibaya. Amazu y'Abarubeni yo yananiwe gufata ibyemezo. Kuki bigumiye mu bikumba by'intama? Mbese bahugijwe n'urusaku rw'amatungo? Koko amazu y'Abarubeni yananiwe gufata ibyemezo. Abanyagileyadi bigumiye hakurya ya Yorodani! Abadani kuki bigumiye mu mato? Abashēri ntibatirimutse ku nkombe y'inyanja, bigumiye hafi y'ibyambu. Abazabuloni babaye ibiharamagara, Abanafutali na bo ntibatinye aho rukomeye. Abami b'i Kanāni baraje bararwana, baturwanyirije i Tānaki hafi y'umugezi w'i Megido, nyamara nta minyago bajyanye. Inyenyeri zo mu kirere zaraturwaniriye, zarwanyije Sisera zitavuye mu byimbo. Umugezi wa Kishoni warabahururanye, wa mugezi wahoze utemba kuva kera. Reka nkomeze gitwari nsatira urugamba! Umva umuvuduko w'amafarasi yabo, arasibana ahungana abayariho! Umumarayika w'Uhoraho aravuze ati: “Nimuvume umujyi wa Merozi, nimuvume n'abawutuyemo, ntabwo batabaye Uhoraho, nta n'ubwo bagobotse abamurwanirira!” Nasingizwe Yayeli muka Heberi w'Umukeni, nasingizwe kurusha abandi bagore, nasingizwe kurusha abagore bose baba mu mahema. Sisera yamusabye amazi amuha amata, amuzanira ikivuguto mu nkongoro ya gipfura. Arambura ukuboko afata urubambo, ukw'indyo kuba kwasingiriye inyundo! Arushinga Sisera amumena umutwe, urubambo rutobora nyiramivumbi rurayihinguranya. Sisera arasambagurika amugwa ku birenge, yigaragura hasi imbere ye, arasambagurika amugwa ku birenge, aho yari aryamye ni ho yapfiriye! Kwa Sisera, nyina arungurukira mu idirishya, avuga ijwi rirenga agira ati: “Kuki igare rye ritinze kugaruka? Kuki amagare ye adatebuka?” Abategarugori b'inararibonye bari kumwe baramuhumuriza, na we asubira mu byo bavuze agira ati: “Ni koko, babonye iminyago baracyayigabana! Umusirikari wese arajyana umukobwa umwe cyangwa babiri. Sisera we arazana imyenda y'amabara, aranzanira imyenda ifumishijwe amabara yo kwambara mu ijosi.” Uhoraho, abanzi bawe bose baragapfa urwa Sisera, naho abakunzi bawe bamere nk'izuba rirashe! Nuko igihugu kimara imyaka mirongo ine mu mutekano. Abisiraheli bongeye gucumura ku Uhoraho abagabiza Abamidiyani, bababuza amahoro imyaka irindwi. Abamidiyani barabakandamije kugeza ubwo Abisiraheli bateganya aho bahungira mu misozi, mu buvumo n'ahandi hirengeye. Igihe Abisiraheli babaga bamaze gutera imyaka, Abamidiyani bazanaga n'Abamaleki n'andi moko y'iburasirazuba bakabatera. Barazaga bagashinga amahema hirya no hino mu gihugu, bakangiza imyaka kugeza i Gaza. Banyagaga amatungo yose, intama n'inka n'indogobe, Abisiraheli bagasigara iheruheru. Abamidiyani bazanaga ingamiya zabo zitabarika n'andi matungo n'amahema, bakaza ari benshi nk'inzige bakayogoza igihugu. Ibyo bikorwa by'Abamidiyani byazonze Abisiraheli, maze batakambira Uhoraho. Ubwo batakambiye Uhoraho kugira ngo abakize Abamidiyani, yaboherereje umuhanuzi arababwira ati: “Uhoraho Imana y'Abisiraheli aravuze ati: ‘Nabakuye mu Misiri aho mwari inkoreragahato, mbakiza Abanyamisiri. Nabakijije n'ababakandamizaga bose ndabamenesha, mbaha igihugu cyabo. Nababwiye ko ndi Uhoraho Imana yanyu, mbabuza no kuramya imana z'Abamori bahoze batuye muri iki gihugu cyanyu. Nyamara mwanze kunyumvira.’ ” Umumarayika 'Uhoraho aza Ofura, yicara munsi y'igiti cy'inganzamarumbu cyari mu isambu ya Yowashi ukomoka kuri Abiyezeri. Umuhungu wa Yowashi witwaga Gideyoni yahuraga ingano aho bengera imizabibu kugira ngo azihishe Abamidiyani. Nuko wa Mumarayika w'Uhoraho aramubonekera, aramubwira ati: “Wa ntwari ku rugamba we, Uhoraho ari kumwe nawe!” Gideyoni aramubwira ati: “Ariko se databuja, iyo Uhoraho aza kuba hamwe natwe, ibi byose biba byaratubayeho? Ese ibitangaza bye ba sogokuruza baturatiraga byagiye he? Batubwiraga uko yabakuye mu Misiri, none twe yaradutaye atugabiza Abamidiyani!” Nuko Uhoraho arahindukira aramubwira ati: “Genda ukoreshe imbaraga ufite, ukize Abisiraheli Abamidiyani. Ni jyewe ugutumye.” Nuko Gideyoni aramusubiza ati: “Ariko se databuja, Abisiraheli nzabakiza nte? Inzu yacu ni yo isuzuguritse mu muryango wa Manase, kandi no mu rugo rwa data ni jye muto!” Uhoraho aramubwira ati: “Humura ndi kumwe nawe, uzatsinda Abamidiyani nk'utsinda umuntu umwe!” Gideyoni aramusubiza ati: “Niba koko nakugizeho ubutoni, umpe ikimenyetso kigaragaza ko uwo tuvugana ari Uhoraho. None nyamuneka, ntuve aha ntarakuzanira ituro.” Uhoraho aramusubiza ati: “Ndahaguma kugeza ubwo ugaruka.” Nuko Gideyoni aragenda abaga ishashi y'ihene, afata n'ibiro icumi by'ifu akora imigati idasembuye. Inyama azishyira ku nkōko, umufa awushyira mu cyungo, maze abishyīra Umumarayika munsi y'igiti cy'inganzamarumbu. Umumarayika w'Imana aramubwira ati: “Shyira inyama n'imigati idasembuye kuri uru rutare, ubisukeho uwo mufa.” Gideyoni abigenza atyo. Umumarayika w'Uhoraho akoza umutwe w'inkoni yari yitwaje kuri za nyama na ya migati, maze umuriro uva mu rutare urabikongora. Wa Mumarayika ahita abura. Nuko Gideyoni amenya ko yari kumwe n'Umumarayika w'Uhoraho, ni ko kuvuga ati: “Ayiwe we! Nyagasani Uhoraho, nabonye Umumarayika wawe imbonankubone!” Uhoraho aramubwira ati: “Humura, witinya ntabwo uri bupfe.” Aho ngaho Gideyoni ahubakira Uhoraho urutambiro, arwita “Uhoraho ni we utanga ihumure.” Kugeza n'ubu urwo rutambiro ruracyari Ofura, ahatuwe n'abakomoka kuri Abiyezeri. Iryo joro Uhoraho abwira Gideyoni ati: “Fata impfizi y'ubuheta ya so imaze imyaka irindwi, hanyuma usenye urutambiro so yubakiye Bāli, utemagure n'ishusho y'ikigirwamanakazi Ashera ishinze iruhande rwarwo. Naho jyewe Uhoraho Imana yawe, unyubakire urutambiro rutunganye hariya hantu hirengeye, utambireho ya mpfizi ibe igitambo gikongorwa n'umuriro, kandi ugitwikishe inkwi washije kuri ya shusho ya Ashera.” Nuko Gideyoni ajyana n'abantu icumi bo mu bagaragu be, akora nk'uko Uhoraho yamubwiye. Ariko yabikoze nijoro kubera ko yatinyaga bene wabo n'abatuye uwo mujyi. Bukeye abatuye uwo mujyi babyutse, basanga urutambiro rwa Bāli rwasenyutse n'ishusho ya Ashera yatemaguwe, basanga hubatswe urundi rutambiro rwatambiweho ya mpfizi y'ubuheta. Nuko barabazanya bati: “Ibi byakozwe na nde?” Bamaze kubaririza no gushakisha, bamenya ko ari Gideyoni mwene Yowashi wabikoze. Nuko babwira Yowashi bati: “Sohora umuhungu wawe tumwice kuko yasenye urutambiro rwa Bāli, kandi agatemagura ishusho ya Ashera yari iruhande rwarwo.” Ariko Yowashi abwira abo bantu bose bari bamuhagurukiye ati: “Mbese ni mwe muburanira Bāli? Ni mwe muri buyirengere? Uri buyiburanire wese, ntibuze gucya bataramwica! Niba Bāli ari imana nimureke yiburanire, kuko urutambiro rwayo ari rwo rwasenywe.” Uhereye icyo gihe Gideyoni bamuhimba Yerubāli, kuko Yowashi yavuze ati: “Nimureke Bāli yiburanire, kuko urutambiro rwayo ari rwo rwasenywe.” Abamidiyani bose n'Abamaleki hamwe n'andi moko y'iburasirazuba bwa Yorodani bakoranira hamwe, barambuka bashinga amahema yabo mu kibaya cya Yezerēli. Nuko Mwuka w'Uhoraho aza kuri Gideyoni, maze Gideyoni avuza ihembe ryo guhamagara abakomoka kuri Abiyezeri ngo bamukurikire. Yohereza intumwa no ku bandi Bamanase bose kugira ngo bamutabare, atuma no ku Bashēri no ku Bazabuloni no ku Banafutali, baraza bifatanya na bo. Nuko Gideyoni abwira Imana ati: “Wavuze ko ari jye uzakirisha Abisiraheli, none ngusabye icyabinyemeza. Ngiye kurambika uruhu rw'intama rufite ubwoya bwinshi kuri iyi mbuga, nibucya ikime gitonze ku ruhu honyine ahandi hose harukikije humutse, nzamenya ko ari jye uzakirisha Abisiraheli nk'uko wabivuze.” Uko Gideyoni yabisabye ni ko byagenze. Yarazindutse akamura rwa ruhu, amazi y'ikime aruvuyemo yuzura urwabya. Nuko Gideyoni abwira Imana ati: “Ntundakarire, ureke nongere nsabe icyemezo kimwe gusa. Noneho ubutaka bube ari bwo butota, naho uruhu rwumuke.” Muri iryo joro na bwo Imana ibigenza nk'uko Gideyoni yabisabye. Uruhu rwonyine rwari rwumutse, naho ubutaka bwose burukikije bwatoteshejwe n'ikime. Bukeye Yerubāli ari we Gideyoni hamwe n'abantu bose bari kumwe, bazinduka bajya gushinga amahema iruhande rw'isōko y'i Harodi. Icyo gihe ingabo z'Abamidiyani zari mu majyaruguru yaho, mu kibaya hafi y'umusozi wa More. Uhoraho abwira Gideyoni ati: “Ingabo muri kumwe ni nyinshi cyane, bityo sinatuma mutsinda Abamidiyani, Abisiraheli batazava aho birata ko ari bo batsinze. None utangarize ingabo uti: ‘Ufite ubwoba akaba adagadwa, ave kuri uyu musozi wa Gilibowa yisubirire iwe.’ ” Nuko abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri baritahira, hasigara ibihumbi icumi. Uhoraho abwira Gideyoni ati: “Ingabo ziracyari nyinshi. Noneho umanukane na zo mujye ku isōko nzikurobanurire. Uwo nkubwira nti: ‘Jyana n'uyu’, mujyane. Naho uwo nkubwira nti: ‘Uyu mwijyana’, ntimujyane.” Nuko Gideyoni amanukana n'ingabo bajya ku isōko, maze Uhoraho aramubwira ati: “Abantu bose bari buyore amazi ku mashyi bayajabagira nk'imbwa, ubatandukanye n'abari bunywe amazi bapfukamye.” Nuko abanywesheje amazi amashyi bayajabagira baba abantu magana atatu, abandi bose basigaye banyoye amazi bapfukamye. Uhoraho abwira Gideyoni ati: “Ndabakirisha bariya bantu magana atatu banywesheje amashyi, kandi ndakugabiza Abamidiyani. Naho abandi bose nibitahire.” Nuko Gideyoni arabasezerera barataha, agumana ba bandi magana atatu bonyine, basigarana impamba n'amahembe by'abari batabaye bose. Ubwo ingabo z'Abamidiyani zari zikambitse mu kibaya hepfo yabo. Iryo joro Uhoraho abwira Gideyoni ati: “Haguruka ujye gutera inkambi y'Abamidiyani, kuko nabakugabije. Nyamara niba ufite ubwoba ujyaneyo n'umugaragu wawe Pura, wumve ibyo bavuga bigutere ubutwari bwo kubatera.” Nuko amanukana n'umugaragu we Pura, bagera ku ngabo za mbere zirinze inkambi. Abamidiyani n'Abamaleki n'andi moko y'iburasirazuba bwa Yorodani, bari bagandagaje mu kibaya ari benshi nk'inzige, kandi bari bafite n'ingamiya zitabarika, nyinshi nk'umusenyi wo ku nyanja. Gideyoni ahageze, yumva umuntu arotorera mugenzi we inzozi yarose. Yaramubwiraga ati: “Narose irobe ry'umugati w'ingano za bushoki ryihirika mu nkambi yacu, nuko ryikubita ku ihema, riratembagara rirahirima.” Mugenzi we aramusubiza ati: “Erega izo nzozi nta kindi zivuga kitari Gideyoni mwene Yowashi w'Umwisiraheli, ugiye kutumarira ku icumu! Imana yamugabije Abamidiyani n'abandi bari mu nkambi bose.” Gideyoni amaze kumva izo nzozi n'uko zasobanuwe, arapfukama ashimira Uhoraho. Hanyuma asubira mu nkambi y'Abisiraheli, arababwira ati: “Nimuhaguruke kuko Uhoraho abagabije Abamidiyani.” Nuko ba bantu magana atatu abagabanyamo amatsinda atatu, aha buri muntu ihembe n'ikibindi kirimo ifumba. Arababwira ati: “Muze kureba aho ndi bube ndi iruhande rw'inkambi y'Abamidiyani, maze icyo nkora mukore icyo. Jyewe n'abo turi kumwe nituvuza amahembe, namwe uko mugose inkambi muvuze ayanyu, ndetse muvuge muranguruye muti: ‘Turwanirire Uhoraho na Gideyoni!’ ” Bijya kuba mu gicuku, igihe abari ku izamu bamaze gusimburwa, Gideyoni n'abantu ijana bari kumwe baba bageze ku nkambi, bavuza amahembe n'ibibindi babitura hasi. Ubwo abantu bo mu yandi matsinda na bo bavugiriza amahembe icyarimwe n'ibibindi babitura hasi. Bafata amafumba mu kuboko kw'ibumoso, ukw'iburyo gufata ihembe, bavuga baranguruye bati: “Dufate inkota turwanirire Uhoraho na Gideyoni!” Buri wese ahagarara mu mwanya we bakikije inkambi, abarimo bose barahunga bagenda biruka bavuza induru. Ba bantu magana atatu bakomeza kuvuza amahembe, Uhoraho atuma ingabo z'Abamidiyani zisubiranamo, zitangira kwicana. Abasigaye bahungira i Betishita ahagana i Serera, ku mupaka wa Abeli-Mehola hakuno ya Tabati. Abisiraheli batabaza bene wabo bo mu muryango wa Nafutali n'uwa Ashēri n'uwa Manase, maze bakurikirana Abamidiyani. Gideyoni yohereza intumwa mu misozi yose y'Abefurayimu kugira ngo zibabwire ziti: “Nimumanuke murwanye Abamidiyani, mubatange ku migezi kugeza i Betibara no ku ruzi rwa Yorodani, mubabuze kwambuka.” Nuko Abefurayimu bose bagenza nk'uko Gideyoni yari yategetse. Bafata abatware babiri b'Abamidiyani, Orebu na Zēbu. Orebu bamwicira ku rutare rwa Orebu, naho Zēbu bamwicira ku rwengero rwa Zēbu, maze bakomeza gukurikira Abamidiyani. Hanyuma igihanga cya Orebu n'icya Zēbu babishyīra Gideyoni wari hakurya ya Yorodani. Abefurayimu babaza Gideyoni bati: “Watugize ibiki? Kuki utatubwiye ngo tugutabare ujya kurwanya Abamidiyani?” Nuko baramutonganya cyane. Na we arabasubiza ati: “Ibyo nakoze ntibigira amahuriro n'ibyo mwakoze. Mbese si mwebwe Abefurayimu mwishe Abamidiyani benshi kurusha abishwe natwe abakomoka kuri Abiyezeri? Ni mwebwe Imana yahaye kwica abatware b'Abamidiyani, Orebu na Zēbu. None se jyewe mubona narakoze iki cyagereranywa n'icyo?” Amaze kubabwira atyo, uburakari bari bafite buracogora. Gideyoni na ba bantu magana atatu bari kumwe bambuka Yorodani. Nubwo bari bananiwe bwose bakomeza gukurikirana Abamidiyani. Bageze mu mujyi wa Sukoti, Gideyoni abwira abaturage ati: “Ndabinginze mugire icyo mufungurira ingabo zanjye kuko zananiwe cyane, kandi nkaba ngomba gukurikirana Zebahi na Salimuna, abami b'Abamidiyani.” Ariko abategetsi b'i Sukoti baramubaza bati: “Ubwo se wamaze gufata mpiri Zebahi na Salimuna kugira ngo tubone kugaburira ingabo zawe?” Nuko Gideyoni aravuga ati: “Mumenye ko Uhoraho namara kungabiza Zebahi na Salimuna, mwe nzabakubita amahwa n'imifatangwe.” Gideyoni avuye aho ajya i Penuweli, ab'aho na bo abasaba amafunguro, ariko bamusubiza nk'ab'i Sukoti. Nuko arababwira ati: “Nintabaruka amahoro, uyu munara wanyu nzawusenya.” Zebahi na Salimuna bari i Karikori n'ingabo zasigaye z'amoko y'iburasirazuba bwa Yorodani, zose zigeze nko ku bihumbi cumi na bitanu, naho izindi ibihumbi ijana na makumyabiri zashiriye ku icumu. Gideyoni we azamuka iburasirazuba bwa Noba na Yogibeha mu nzira z'aborozi b'abagisha, atera inkambi y'Abamidiyani abaguye gitumo. Nuko abami babo Zebahi na Salimuna barahunga, Gideyoni abirukaho arabafata, ingabo zabo zose ziratatana. Gideyoni mwene Yowashi avuye ku rugamba anyura ku musozi wa Heresi. Ahafatira umusore w'i Sukoti, amubaza amazina y'abategetsi n'abakuru b'uwo mujyi. Nuko uwo musore amwandikira amazina yabo bose uko ari mirongo irindwi na barindwi. Gideyoni ageze i Sukoti arababwira ati: “Mwari mwaninuye ngo ‘Ubwo se wamaze gufata mpiri Zebahi na Salimuna kugira ngo tubone kugaburira ingabo zawe zinaniwe?’ Noneho dore ngaba nje kubabereka!” Nuko aca amahwa n'imifatangwe abikubita abakuru b'i Sukoti. Asenya n'umunara w'i Penuweli, yica n'abantu b'uwo mujyi. Hanyuma Gideyoni abaza Zebahi na Salimuna ati: “Harya abantu mwiciye i Taboru basaga bate?” Baramusubiza bati: “Basaga nkawe, umuntu wese wo muri bo yasaga n'umwana w'umwami.” Arababwira ati: “Ni byo, bari abavandimwe banjye, ndetse ni bene mama. Ndahiye Uhoraho yuko iyo mubakiza nanjye sinari kubica.” Gideyoni abwira umuhungu we w'impfura Yeteri ati: “Haguruka ubice!” Ariko uwo musore kuko yari akiri muto, agira ubwoba ntiyakūra inkota. Zebahi na Salimuna babwira Gideyoni bati: “Ube ari wowe utwiyicira, umugabo yicwa n'undi.” Nuko Gideyoni arahaguruka arabica, arangije atwara imitāko yari ku majosi y'ingamiya zabo. Abisiraheli babwira Gideyoni bati: “Uzadutegeke wowe ubwawe n'umuhungu wawe ndetse n'abazagukomokaho, kuko wadukijije Abamidiyani.” Gideyoni arabasubiza ati: “Sinzabategeka ndetse n'umuhungu wanjye ntazabategeka, ahubwo Uhoraho ni we uzabategeka. Icyakora hari icyo mbasaba, umuntu wese muri mwe ampe iherena mu byo yanyaze.” Kandi koko abo bari batsinze bambaraga amaherena y'izahabu ku matwi kuko bari Abishimayeli. Abisiraheli baramusubiza bati: “Turayaguha rwose.” Nuko basasa umwenda, buri wese ashyiraho iherena mu byo yari yanyaze. Amaherena y'izahabu Gideyoni yari yabasabye yapimaga ibiro nka makumyabiri. Gideyoni yafashe n'imitāko n'imikufi n'imyambaro y'imihemba ba bami b'Abamidiyani bari bambaye, ndetse n'imitāko yari ku majosi y'ingamiya zabo. Nuko Gideyoni abikoramo ishusho ayishyira mu mujyi w'iwabo Ofura, Abisiraheli bose bakajya baza guhemuka bayiramya, ibera Gideyoni n'ab'umuryango we umutego. Uko ni ko Abisiraheli batsinze Abamidiyani ubutazongera kubyutsa umutwe. Igihe cyose Gideyoni yari akiriho, igihugu kimara imyaka mirongo ine mu mutekano. Yerubāli ari we Gideyoni mwene Yowashi aritahira, yigumira iwe. Yabyaye abahungu mirongo irindwi, kuko yari afite abagore benshi. Yari afite n'inshoreke yari ituye i Shekemu, babyaranye undi muhungu, Gideyoni amwita Abimeleki. Gideyoni mwene Yowashi yisaziye neza, bamuhamba hamwe na se mu mujyi wa Ofura, mu ntara y'abakomoka kuri Abiyezeri. Gideyoni akimara gupfa, Abisiraheli bimūra Uhoraho baramya za Bāli. Bashinze ishusho ya Bāli-Beriti, bayigira imana yabo. Ntibongeye kwibuka Uhoraho Imana yabo wabakijije abanzi bose bari babakikije. Nta n'ubwo bigeze bagirira neza ab'inzu ya Yerubāli ari we Gideyoni, kubera ibyiza byose yakoreye Abisiraheli. Abimeleki mwene Gideyoni ajya i Shekemu kureba ba nyirarume n'ab'umuryango wa sekuru ubyara nyina bose, arababwira ati: “Nimumbarize abatware bose b'i Shekemu muti: ‘Mbese ari ugutegekwa n'abahungu mirongo irindwi ba Gideyoni, cyangwa se akaba ari jye jyenyine ubategeka, icyabanogera ni ikihe? Murajye mwibuka kandi ko ndi mwene wanyu!’ ” Ba nyirarume babwira ayo magambo yose abatware b'i Shekemu. Na bo babyumvise batyo biyemeza gushyigikira Abimeleki kuko bavugaga bati: “Erega ni mwene wacu!” Nuko bamuha ibikoroto mirongo irindwi by'ifeza bavanye mu ngoro ya Bāli-Beriti. Abimeleki abigurira abantu b'imburamukoro n'ibyihebe, maze baramukurikira. Bajyana kwa se mu mujyi wa Ofura, yica abavandimwe be ari bo bene Gideyoni uko ari mirongo irindwi, bose abicira ku rutare rumwe. Uwarokotse ni umuhererezi witwa Yotamu wari wahunze, arihisha. Abatware b'i Shekemu bose n'ab'i Betimilo bose, bateranira iruhande rw'ibuye rishinze munsi y'igiti cy'inganzamarumbu cy'i Shekemu, bimika Abimeleki. Hagati aho Yotamu abyumvise, aragenda ahagarara mu mpinga y'umusozi wa Gerizimu, maze abahamagara aranguruye ijwi ati: “Yemwe batware b'i Shekemu, nimunyumve kugira ngo namwe Imana izabumve! Umunsi umwe ibiti byakoraniye hamwe, kugira ngo byiyimikire umwami. Bibwira umunzenze biti: ‘Tubere umwami.’ Umunzenze urasubiza uti: ‘Muragira ngo ndeke amavuta amvamo ashimisha Imana n'abantu, maze njye kurushywa no gutegeka ibiti?’ Nuko ibiti bibwira umutini biti: ‘Ngwino utubere umwami.’ Umutini urasubiza uti: ‘Muragira ngo ndeke kwera imbuto ziryoha, maze njye kurushywa no gutegeka ibiti?’ Maze ibiti bibwira umuzabibu biti: ‘Ngwino utubere umwami.’ Umuzabibu urasubiza uti: ‘Muragira ngo ndeke divayi imvamo ishimisha Imana n'abantu, maze njye kurushywa no gutegeka ibiti?’ Noneho ibiti byose bibwira igihuru cy'amahwa biti: ‘Ngwino utubere umwami.’ Igihuru cy'amahwa cyo kirasubiza kiti: ‘Niba koko mushaka kunyimika kugira ngo mbabere umwami, nimuze mwugame mu gicucu cyanjye. Nimutabikora mutyo umuriro uzava mu mahwa yanjye, utwike n'amasederi yo muri Libani.’ ” Yotamu arakomeza ati: “Mbese koko mwakoze ibikwiye kandi mwashyize mu gaciro mwimika Abimeleki? Mbese mwagiriye Gideyoni n'ab'inzu ye ineza ihwanye n'iyo yabagiriye? Data yarabarwaniriye yemera no guhara amagara kugira ngo abakize Abamidiyani, nyamara ab'inzu ye mwarabahindutse. Uyu munsi abahungu be mirongo irindwi mwabiciye ku rutare rumwe, mwimika Abimeleki umwana w'umuja we kugira ngo abe umwami w'abatware b'i Shekemu, kubera ko ari mwene wanyu. Niba rero mwakoze ibikwiye kandi mwashyize mu gaciro ku byo mwakoreye uyu munsi Gideyoni n'ab'inzu ye, nimwishimire Abimeleki na we abishimire. Naho ubundi, umuriro uve muri Abimeleki utwike abatware b'i Shekemu n'ab'i Betimilo, kandi uve mu batware b'i Shekemu n'ab'i Betimilo utwike Abimeleki.” Nuko Yotamu ava aho ahungira i Bēri aturayo, kuko yatinyaga mwene se Abimeleki. Abimeleki yamaze imyaka itatu ategeka Abisiraheli. Hanyuma Imana iteza amakimbirane hagati ye n'abatware b'i Shekemu, baramugomera. Ibyo byabaye kugira ngo Abimeleki ahanirwe ubugome bwe, ubwo yicaga bene Gideyoni mirongo irindwi ari bo bavandimwe be. Abatware b'i Shekemu na bo bahanirwa ko bamushyigikiye. Abo batware bashyira abantu mu mpinga z'imisozi bo guteza akaduruvayo, Abimeleki atabizi, bakajya bambura umugenzi wese uhanyuze. Iyo nkuru iza kumugeraho. Gāli mwene Ebedi azana i Shekemu n'abavandimwe be, maze abatware baho baramwiringira. Bajya mu mirima yabo basarura imizabibu benga amayoga, bagirira ibirori mu ngoro y'ikigirwamana cyabo, bararya baranywa, ari na ko bavuma Abimeleki. Gāli mwene Ebedi aravuga ati: “Abimeleki ni iki, natwe ab'i Shekemu turi bantu ki kugira ngo twemere adutegeke? Twari dukwiye gutegekwa n'abakomoka i Shekemu yatwarwaga na Hamori. Ni kuki twategekwa na Abimeleki mwene Gideyoni n'igisonga cye Zebuli? Iyaba ari jye wayoboraga aba bantu, navanaho Abimeleki! Namubwira nti: ‘Koranya ingabo zawe maze uze turwane!’ ” Zebuli umutegetsi wa Shekemu yumvise ibyo Gāli mwene Ebedi avuze, ararakara cyane. Atuma kuri Abimeleki rwihishwa ati: “Dore Gāli n'abavandimwe be baje i Shekemu, boshya abahatuye kugira ngo bakugomere. None rero wowe n'abantu muri kumwe muhaguruke iri joro mwubikīrire hafi y'umujyi. Muzahaguruke mu gitondo izuba rirashe mutere umujyi. Gāli n'abo bari kumwe nibaza bagusatīra, uzabarwanye uko ushoboye kose.” Abimeleki n'abantu bose bari kumwe bagenda nijoro bubikīrira hafi y'i Shekemu, bigabanyijemo amatsinda ane. Bukeye Gāli mwene Ebedi araza ahagarara ku irembo ry'umujyi, maze Abimeleki n'ingabo ze baturumbuka aho bihishe. Gāli ababonye abwira Zebuli ati: “Dore ziriya ngabo zimanuka mu mpinga z'imisozi!” Zebuli aramusubiza ati: “Bariya si abantu, ahubwo ni ibicucu ku misozi.” Ariko Gāli yongera kumubwira ati: “Nyamara ziriya rwose ni ingabo ziturutse mu mpinga y'umusozi, ndetse dore n'irindi tsinda ry'iziturutse ku giti cy'inganzamarumbu cy'abapfumu.” Zebuli aramubwira ati: “Wajyaga wirarira uvuga ngo ‘Abimeleki ni iki kugira ngo twemere adutegeke?’ Bariya si ba bantu wasuzuguraga? Ngaho rero genda murwane!” Nuko Gāli agenda imbere y'abatware b'i Shekemu, bajya kurwanya Abimeleki. Abimeleki atsinda ab'i Shekemu, Gāli ahungira mu mujyi, benshi barakomereka bapfa bataragera ku irembo ryawo. Abimeleki yigira Aruma, maze Zebuli amenesha Gāli n'abavandimwe be i Shekemu. Bukeye ab'i Shekemu bajya mu mirima yabo, Abimeleki arabimenya. Nuko agabanya ingabo ze mu matsinda atatu, zijya kubikīrira ku gasozi. Abonye abantu batangiye gusohoka mu mujyi, ava aho yari yihishe abagwa gitumo. Abimeleki n'itsinda bari kumwe barirukanka bahagarara ku irembo ry'umujyi, naho abo muri ya matsinda abiri yandi baturumbukira mu bantu bose bari mu mirima, barabica. Abimeleki yateye uwo mujyi awurwanya umunsi wose arawigarurira, yica abantu bose bawurimo, arangije arawusenya awusukamo umunyu. Abatware bari mu munara w'i Shekemu babyumvise, bahungira mu nzu yo hasi y'ingoro y'ikigirwamana Bāli-Beriti. Abimeleki amenye ko abo batware bose bakoraniye hamwe, azamuka umusozi wa Salimoni hamwe n'ingabo ze zose. Afata ishoka atema ishami ry'igiti ariterera ku rutugu. Abwira ingabo ze ati: “Mugire umwete mukore nk'ibyo nkoze.” Nuko zose zitema amashami zikurikira Abimeleki, ziyarunda kuri ya nzu yo hasi zitwikiramo ba bantu bo mu munara w'i Shekemu bose barapfa, abagabo n'abagore bagera ku gihumbi. Abimeleki atera n'umujyi wa Tebesi arawugota, arawigarurira. Muri uwo mujyi hagati hari umunara ukomeye cyane. Abaturage bose, abagabo n'abagore ndetse n'abatware bawuhungiramo, barikingirana bazamukira ku ngazi zo muri uwo munara, bigira hejuru yawo. Nuko Abimeleki arahatera, yegera umuryango w'umunara kugira ngo awutwike. Ariko umwe mu bagore bari hejuru y'umunara amutera ingasire mu mutwe, agahanga arakamena. Nuko Abimeleki ahita ahamagara umusore wari umutwaje intwaro, aramubwira ati: “Kura inkota yawe unsonge, batazajya bavuga ko nishwe n'umugore!” Maze uwo musore amutera inkota, aramwica. Abisiraheli babonye Abimeleki apfuye, bose baritahira. Uko ni ko Imana yituye Abimeleki ibibi yakoreye se, ubwo yicaga bene se mirongo irindwi, n'abantu b'i Shekemu Imana ibitura ibibi byose bakoze. Bityo umuvumo wa Yotamu mwene Gideyoni urabahama. Abimeleki amaze gupfa, Tola mwene Puwa mwene Dodo wo mu muryango wa Isakari ni we wahagurutse kugira ngo akize Abisiraheli. Yari atuye i Shamiri mu misozi ya Efurayimu. Yamaze imyaka makumyabiri n'itatu ategeka Abisiraheli, hanyuma arapfa bamuhamba i Shamiri. Nyuma ya Tola hakurikiyeho Yayiri w'Umunyagileyadi. Yamaze imyaka makumyabiri n'ibiri ategeka Abisiraheli. Yari afite abahungu mirongo itatu bagenderaga ku ndogobe. Bategekaga imijyi mirongo itatu mu ntara ya Gileyadi, kugeza n'ubu iyo mijyi irakitwa Inkambi za Yayiri. Hanyuma Yayiri arapfa bamuhamba i Kamoni. Abisiraheli bongera gucumura ku Uhoraho, bayoboka za Bāli na za Ashitaroti, n'imana z'i Siriya n'iz'i Sidoni n'iz'i Mowabu, n'iz'Abamoni n'iz'Abafilisiti. Bityo bimūra Uhoraho ntibongera kumuramya. Uhoraho arakarira Abisiraheli cyane, abagabiza Abafilisiti n'Abamoni. Uhereye ubwo, Abamoni bamaze imyaka cumi n'umunani bakandamiza kandi batoteza Abisiraheli bose babaga muri Gileyadi, yahoze ari intara y'Abamori iburasirazuba bwa Yorodani. Ndetse Abamoni bambuka Yorodani batera Abayuda n'Ababenyamini n'Abefurayimu, bituma Abisiraheli bahangayika cyane. Nuko Abisiraheli batakambira Uhoraho bati: “Mana yacu, twagucumuyeho turakwimūra, tuyoboka za Bāli.” Uhoraho abwira Abisiraheli ati: “Mbese sinabakijije Abanyamisiri n'Abamori, n'Abamoni n'Abafilisiti? Abanyasidoni n'Abamaleki n'Abanyamawoni na bo barabakandamije, muntakambiye ndababakiza. Nyamara mwaranyimūye muyoboka izindi mana, ni cyo gituma ntazongera kubakiza. Ngaho nimutakambire izo mana mwitoranyirije, zibakize akaga murimo.” Abisiraheli basubiza Uhoraho bati: “Koko twaracumuye utugenze uko ushaka, ariko turakwinginze udukize irya none!” Baherako bareka imana z'abanyamahanga basengaga bagarukira Uhoraho, maze Uhoraho na we aterwa ishavu n'amagorwa yabo. Abamoni barahamagarana, baraterana bashinga amahema i Gileyadi. Abisiraheli na bo baraterana, bashinga ayabo i Misipa y'i Gileyadi. Nuko abatware b'Abisiraheli bo muri Gileyadi barabazanya bati: “Ni nde muri twe uzashoza intambara, akarwanya Abamoni? Uzabikora ni we uzaba umutware wa Gileyadi yose.” Mu Banyagileyadi hari umugabo w'intwari witwaga Yefute, uwo Gileyadi yabyaranye n'indaya. Ubundi Gileyadi yari afite abahungu yabyaranye n'umugore we usanzwe. Abo bahungu bamaze gukura bamenesheje Yefute, baramubwira bati: “Nta munani uteze kubona mu bya data kuko uri umwana w'indaya.” Nuko Yefute arabahunga ajya gutura mu karere k'i Tobu. Abantu b'imburamukoro baramusanga bifatanya na we, bakajya bajyana kugaba ibitero. Hashize iminsi Abamoni batera Abisiraheli, maze abakuru b'i Gileyadi bajya mu karere k'i Tobu guhuruza Yefute. Baramubwira bati: “Ngwino utubere umugaba w'ingabo kugira ngo turwanye Abamoni.” Yefute arabasubiza ati: “Mwaranyanze munyirukana mu bya data, none munyibutse kubera ingorane!” Abakuru b'i Gileyadi baramusubiza bati: “Turakugarukiye kugira ngo uze tujyane kurwanya Abamoni, kandi uzaba umutware wa Gileyadi yose.” Yefute arababaza ati: “Mbese nitujyana kurwanya Abamoni Uhoraho akanshoboza kubatsinda, nzaba umutware wanyu koko?” Abakuru b'i Gileyadi baramusubiza bati: “Tuzabikora nk'uko ubivuze kandi Uhoraho ni we dutanze ho umugabo.” Nuko Yefute ajyana n'abakuru b'i Gileyadi, abantu bamutorera kuba umutware wabo n'umugaba w'ingabo. Ubwo Yefute ari i Misipa imbere y'Uhoraho, ni bwo yahamije ibyo yasezeranye na bo byose. Yefute atuma ku mwami w'Abamoni agira ati: “Turapfa iki? Ni iki cyatumye unterera igihugu?” Umwami w'Abamoni asubiza intumwa za Yefute ati: “Impamvu ni uko Abisiraheli bavuye mu Misiri bantwarira igihugu, kuva ku ruzi rwa Arunoni ukageza ku mugezi wa Yaboki, no kugeza ku ruzi rwa Yorodani. None ngaho nimukinsubize ku neza.” Nuko Yefute yongera kohereza intumwa ku mwami w'Abamoni, ziramubwira ziti: “Yefute aravuze ngo: ntabwo Abisiraheli bigeze banyaga igihugu cy'Abamowabu cyangwa icy'Abamoni. Igihe Abisiraheli bavaga mu Misiri, binyuriye mu butayu no ku Nyanja y'Uruseke bagera i Kadeshi. Maze batuma ku mwami wa Edomu bati: ‘Twemerere tunyure mu gihugu cyawe’, ariko umwami arabahakanira. Abisiraheli batuma no ku mwami wa Mowabu na we ntiyabemerera, ni bwo bigumiye i Kadeshi. Hanyuma bakikira igihugu cya Edomu n'icya Mowabu, banyura mu butayu ahagana iburasirazuba, bashinga amahema yabo mu majyaruguru y'uruzi rwa Arunoni ari rwo mupaka wa Mowabu. Bityo ntibinjira mu gihugu cyabo. Abisiraheli batuma kuri Sihoni umwami w'Abamori wari utuye i Heshiboni bati: ‘Twemerere tunyure mu gihugu cyawe twikomereze urugendo.’ Nyamara Sihoni ntiyabemerera kunyura mu gihugu cye, ahubwo arundanya ingabo ze zose i Yahasi, atera Abisiraheli. Nuko Uhoraho Imana y'Abisiraheli abagabiza Sihoni n'ingabo ze zose barazitsinda. Maze Abisiraheli bigarurira icyo gihugu cyose cy'Abamori, uhereye ku ruzi rwa Arunoni ukageza ku mugezi wa Yaboki, no guhera ku butayu ukageza ku ruzi rwa Yorodani. Ubwo Uhoraho Imana y'Abisiraheli yaduhaye kumenesha Abamori muri iki gihugu, ese ni mwebwe Abamoni mwakitwambura? Mbese igihugu mutuyemo si icyo Kemoshi imana yanyu yabahaye? Natwe rero dufite uburenganzira bwo gutura mu gihugu Uhoraho Imana yacu yaduhaye. Balaki mwene Sipori umwami wa Mowabu ntiyigeze ashotōra Abisiraheli cyangwa ngo abarwanye. None se wowe mwami w'Abamoni, wibwira ko umuruta? Abisiraheli bamaze imyaka magana atatu batuye i Heshiboni na Aroweri no mu mijyi ihakikije, ndetse no mu mijyi yose yubatswe hafi y'uruzi rwa Arunoni. Kuki mutahigaruriye muri iyo myaka yose? Ntitwigeze tubakosereza ahubwo ni mwebwe mwaduhemukiye muraturwanya. Uhoraho ni we mucamanza, ngaho nakiranure uyu munsi Abisiraheli n'Abamoni.” Nyamara umwami w'Abamoni ntiyita ku byo Yefute yamutumyeho. Mwuka w'Uhoraho aza kuri Yefute, maze Yefute azenguruka intara ya Gileyadi n'iy'Abamanase agaruka i Misipa y'i Gileyadi. Hanyuma yambuka umupaka w'igihugu cy'Abamoni. Yefute ahigira Uhoraho umuhigo ati: “Numpa gutsinda Abamoni ngatabaruka amahoro, uwo tuzahura bwa mbere aturutse mu nzu yanjye, nzamutura Uhoraho ho igitambo gikongorwa n'umuriro.” Yefute amaze kwambuka umupaka w'Abamoni arabarwanya, maze Uhoraho amuha kubatsinda uhereye Aroweri ukageza hafi y'i Miniti na Abeli-Keramimu. Yefute yigarurira imijyi makumyabiri yo muri ako karere, ahica abantu benshi maze Abamoni bayoboka Abisiraheli. Yefute atabarutse agera iwe i Misipa, ahura n'umukobwa we aje kumusanganira, abyina avuza n'ingoma. Yefute nta wundi mwana yagiraga uretse uwo mukobwa w'ikinege. Nuko Yefute amukubise amaso ashishimura imyambaro ye agira ati: “Ye baba we, mwana wanjye ko umbabaje cyane! Unteye guhagarika umutima! Nahigiye Uhoraho umuhigo kandi sinshobora kwivuguruza.” Umukobwa we aramubwira ati: “Data, ubwo wabisezeraniye Uhoraho kandi akaba yaraguhaye gutsinda abanzi bawe b'Abamoni, ngenza nk'uko wabihize. Ariko ngusabye ikintu kimwe gusa: ube undetse amezi abiri, njyane na bagenzi banjye mu misozi kuririra ko ngiye gupfa ntashyingiwe.” Yefute aramwemerera, amusezeraho ati: “Ngaho genda!” Nuko uwo mukobwa ajyana na bagenzi be mu misozi, baririra ko agiye gupfa adashyingiwe. Amezi abiri arangiye aragaruka, se amugenza nk'uko yabihize, uwo mukobwa apfa akiri isugi. Kubera we hatangiye umugenzo mu Bisiraheli, buri mwaka abakobwa b'Abisiraheli bakajya kumara iminsi ine mu misozi, baririra umukobwa wa Yefute w'Umugileyadi. Abefurayimu bakoranira hamwe bambuka Yorodani, basanga Yefute i Safoni baramubaza bati: “Kuki wagiye kurwanya Abamoni utadutabaje? Tuzagutwikira mu nzu yawe ukongokeremo!” Yefute arabasubiza ati: “Jyewe n'abo twari kumwe twari dushyamiranye n'Abamoni, mbatabaje ntimwantabara. Mbibonye ntyo mperako mpara amagara yanjye njya gutera Abamoni, maze Uhoraho ampa kubatsinda. None se murampora iki?” Nuko Yefute akoranyiriza hamwe Abagileyadi barwanya Abefurayimu, kuko Abefurayimu babacyuriraga bati: “Muhora muduhunga! Ntimuri Abefurayimu, ntimuri n'Abamanase!” Abagileyadi barabatsinda, bigarurira ibyambu bya Yorodani bigana mu ntara y'Abefurayimu. Nuko hagira umuntu ushaka kwambuka kugira ngo ahunge, bakamubaza bati: “Uri Umwefurayimu?” Yabahakanira, bakamubwira bati: “Ngaho vuga uti: ‘Shiboleti’ ”, undi akavuga ati: “Siboleti”, kubera ko atashoboraga kurivuga neza. Ubwo bagahita bamusingira bakamwicira kuri ibyo byambu. Icyo gihe hagwa Abefurayimu ibihumbi mirongo ine na bibiri. Yefute w'Umugileyadi yamaze imyaka itandatu ategeka Abisiraheli, maze arapfa bamuhamba muri umwe mu mijyi y'i Gileyadi. Nyuma ya Yefute, Ibusani w'i Betelehemu ni we wabaye umucamanza w'Abisiraheli. Yari afite abahungu mirongo itatu n'abakobwa mirongo itatu. Abo bakobwa be bose yabashyingiye mu yindi miryango itari uwo akomokamo, n'abahungu be bose aba ari ho abashakira abageni. Ibusani yamaze imyaka irindwi ategeka Abisiraheli, nuko arapfa bamuhamba i Betelehemu. Nyuma ya Ibusani, Eloni w'Umuzabuloni ni we wabaye umucamanza w'Abisiraheli. Hashize imyaka icumi arapfa, bamuhamba Ayaloni mu ntara y'Abazabuloni. Nyuma ya Eloni, Abudoni mwene Hileli w'i Piratoni ni we wabaye umucamanza w'Abisiraheli. Yari afite abahungu mirongo ine, n'abuzukuru b'abahungu mirongo itatu, bagendaga ku ndogobe mirongo irindwi. Hashize imyaka umunani arapfa bamuhamba i Piratoni mu ntara y'Abefurayimu, mu misozi ituwe n'Abamaleki. Abisiraheli bongera gucumura ku Uhoraho, maze abagabiza Abafilisiti babakandamiza imyaka mirongo ine. Mu karere ka Sora hari hatuye umugabo witwaga Manowa wo mu muryango wa Dani. Yari afite umugore w'ingumba utigeze abyara. Nuko Umumarayika w'Uhoraho abonekera uwo mugore, aramubwira ati: “Dore uri ingumba, ntiwigeze ubyara. Nyamara uzasama inda ubyare umuhungu. None rero uramenye ntukanywe divayi cyangwa izindi nzoga zose zisindisha, ntukarye n'ibyokurya byose bihumanye, kuko umuhungu uzabyara, kuva ataravuka azaba umunaziri weguriwe Imana. Nuko rero ntihazagire umwogosha. Ni we uzatangira gukiza Abisiraheli Abafilisiti.” Uwo mugore asanga umugabo we aramubwira ati: “Umuntu w'Imana yaje aho nari ndi, afite igitinyiro kandi asa n'umumarayika w'Imana. Ntabwo namubajije aho aturutse, na we ntiyigeze ambwira izina rye. Yambwiye ati: ‘Dore uzasama inda ubyare umuhungu. Ntukanywe divayi cyangwa izindi nzoga zose zisindisha ntukarye n'ibyokurya byose bihumanye, kuko umuhungu uzabyara kuva ataravuka azaba umunaziri weguriwe Imana kugeza igihe azapfira.’ ” Maze Manowa asenga Uhoraho agira ati: “Nyagasani, ndagusabye wongere utwoherereze wa muntu w'Imana, adusobanurire neza uko tuzagenza uwo mwana uzavuka.” Imana yumva isengesho rya Manowa, maze Umumarayika w'Imana aragaruka asanga wa mugore mu murima, ariko umugabo we Manowa ntibari kumwe. Umugore agenda yiruka abwira umugabo we ati: “Wa muntu nabonye ubushize yagarutse!” Nuko Manowa arahaguruka akurikira umugore we, ajya aho wa muntu ari. Aramubaza ati: “Mbese ni wowe wavuganaga n'umugore wanjye?” Aramusubiza ati: “Ni jye.” Manowa aramubaza ati: “None se nibiba nk'uko wabivuze, uwo muhungu azabaho ate kandi azakora iki?” Umumarayika w'Uhoraho asubiza Manowa ati: “Umugore wawe agomba kwitondera ibyo namubwiye byose. Ntakagire icyo arya cyangwa anywa gikomoka ku muzabibu, ntakanywe divayi cyangwa izindi nzoga zose zisindisha, kandi ntakarye ikintu cyose gihumanye, azitondere ibyo namubwiye byose.” Manowa abwira Umumarayika w'Uhoraho ati: “Ndakwinginze, wihangane tugutekere agahene k'izimano.” Umumarayika w'Uhoraho aramusubiza ati: “Ndategereza ariko sindya. Icyakora ubishatse watambira Uhoraho igitambo gikongorwa n'umuriro.” Manowa ntiyari azi ko ari Umumarayika w'Uhoraho, nuko aramubaza ati: “Witwa nde kugira ngo nibiba nk'uko wabivuze tuzagushime?” Umumarayika w'Uhoraho aramubwira ati: “Urambariza iki izina ryanjye? Mfite izina ry'akataraboneka!” Nuko Manowa azana umwana w'ihene n'ituro ry'ibinyampeke abishyira hejuru y'urutare, abitura Uhoraho. Manowa n'umugore we batangazwa n'ibyo barebaga. Igihe umuriro w'igitambo wagurumanaga ku rutare, babona wa Mumarayika w'Uhoraho azamukira mu birimi byawo ajya mu ijuru. Manowa n'umugore we babibonye bikubita hasi bubamye. Manowa amenya ko yari Umumarayika w'Uhoraho, icyakora ntibongera kumubona. Nuko Manowa abwira umugore we ati: “Turi bupfe nta kabuza, kubera ko twabonye Imana.” Umugore we aramusubiza ati: “Iyo Uhoraho ashaka ko dupfa ntaba yemeye igitambo cyacu n'ituro ryacu, kandi ntaba yatweretse bya bitangaza cyangwa ngo aduhe amabwiriza amaze kuduha.” Igihe kigeze umugore abyara umuhungu, amwita Samusoni. Umwana arakura kandi Uhoraho amuha umugisha. Igihe Samusoni yari i Mahane-Dani hafi ya Sora na Eshitawoli, ni bwo Mwuka w'Uhoraho yatangiye kumukoresha. Umunsi umwe Samusoni yaramanutse ajya i Timuna, ahabona umukobwa w'Umufilisitikazi. Agarutse imuhira abwira ababyeyi be ati: “Nabonye umukobwa wo mu Bafilisiti i Timuna, none nimujye kumunsabira ambere umugore.” Baramusubiza bati: “Mbese wabuze umugeni mu bakobwa bo mu muryango wacu cyangwa mu bandi Bisiraheli, bituma ugomba kujya gushaka umugeni muri bariya Bafilisiti batakebwe?” Samusoni abwira se ati: “Uwo ni we nabengutse abe ari we unsabira.” Ababyeyi be ntibamenya ko ari Uhoraho ubiteye, ashaka impamvu yo kurwanya Abafilisiti, kuko muri icyo gihe bari barigaruriye Abisiraheli. Samusoni n'ababyeyi be baramanuka bajya i Timuna. Bageze mu mirima y'imizabibu yaho, Samusoni ahura n'icyana cy'intare kiza kimutontomera. Nuko Mwuka w'Uhoraho amuzaho, Samusoni wagendaga imbokoboko, atanyaguza icyo cyana cy'intare nk'utanyaguza umwana w'ihene, nyamara ntiyirirwa abibwira ababyeyi be. Samusoni akomeza urugendo aramanuka, aganira n'uwo mukobwa maze arushaho kumubenguka. Hashize iminsi, Samusoni asubira i Timuna gushyingirwa. Ageze aho yiciye ya ntare ajya kureba, asanga igikanka cyayo kigihari, cyuzuyemo inzuki n'ubuki. Afata kuri ubwo buki agenda arya, asubira aho ababyeyi be bari na bo abahaho bararya, ariko ntiyababwira ko abuvanye mu gikanka cy'intare. Se wa Samusoni ajya kwa bamwana we, maze Samusoni ahakoreshereza ibirori by'ubukwe nk'uko abasore babigenzaga. Abafilisiti bamubonye, bamutoranyiriza abasore mirongo itatu bo kugumana na we. Samusoni arababwira ati: “Ngiye kubasākuza igisākuzo, nimucyica iminsi irindwi y'ibirori itarashira, nzabaha amakanzu mirongo itatu, n'imyenda mirongo itatu yo kurimbana. Ariko nimutacyica, ni mwebwe muzampa amakanzu mirongo itatu n'imyenda mirongo itatu yo kurimbana.” Baramusubiza bati: “Ngaho dusākuze twumve.” Arababwira ati: “Mu kiryana havuyemo ikiribwa, mu kinyambaraga havuyemo ibiryohereye.” Mu minsi itatu, abo basore bari batarica icyo gisākuzo. Umunsi wa karindwi babwira muka Samusoni bati: “Oshyoshya umugabo wawe, akubwire uko bica icyo gisākuzo. Niwanga turagutwikana n'ab'inzu ya so! Ese mwadutumiriye kutunyaga ibyacu?” Umugore wa Samusoni aramwegera amuririra imbere ati: “Uranyanga rwose ntunkunda! Ubonye ngo we kumbwira uko bica igisākuzo wahaye bene wacu!” Aramusubiza ati: “Ese wibwira ko nakigusobanurira, ntarigeze ngisobanurira n'ababyeyi banjye?” Yamaze iyo minsi irindwi y'ibirori amuririra imbere, maze ku munsi wa karindwi, aba aramurembeje. Samusoni amusobanurira igisākuzo, na we akigeza kuri bene wabo. Kuri uwo munsi wa karindwi izuba ritararenga, ba basore b'i Timuna babwira Samusoni bati: “Hari icyarusha ubuki kuryoha? Hari icyarusha intare kugira imbaraga?” Samusoni arabasubiza ati: “Iyo mudahingisha inyana yanjye, ntimwajyaga kwica igisākuzo cyanjye!” Muri ako kanya Mwuka w'Uhoraho amuzaho, Samusoni aramanuka ajya Ashikeloni ahica Abafilisiti mirongo itatu arabacuza, imyambaro yabo ayiha abishe cya gisākuzo. Nuko arazamuka asubira kwa se arakaye cyane. Umugore we acyurwa n'umwe muri ba basore bari kumwe na Samusoni mu bukwe. Hashize iminsi, mu gihe cy'isarura ry'ingano, Samusoni ajya gusura umugore we amushyiriye umwana w'ihene. Nuko abwira sebukwe ati: “Ndashaka gusanga umugore wanjye mu cyumba cye.” Ariko sebukwe ntiyabimwemerera, ahubwo aramubwira ati: “Nibwiye ko wamwanze maze mushyingira umwe mu basore mwari kumwe. Noneho ndagushyingira murumuna we mu cyimbo cye. Erega amurusha n'ubwiza!” Ariko Samusoni aravuga ati: “Ubu se kandi hari uwandenganya ndamutse ngiriye nabi Abafilisiti?” Nuko aragenda afata ingunzu magana atatu, azihambiranya imirizo ebyiri ebyiri ashyiraho ifumba. Amaze gukongeza ayo mafumba, ashumura izo ngunzu mu mirima y'Abafilisiti, zitwika ingano zikiri mu mirima n'iziri ku mirara, zitwika n'imizabibu n'iminzenze. Abafilisiti babajije uwakoze ibyo, bababwira ko ari Samusoni abitewe n'uko sebukwe w'i Timuna yamunyaze umugore we, akamushyingira undi mugabo. Nuko Abafilisiti bahita bazamuka, batwika uwo mugore hamwe na se. Samusoni arababwira ati: “Ubwo mubigenje mutyo, nanjye nzaruhuka ari uko maze kwihōrera!” Nuko abatera arakaye cyane yica benshi muri bo, hanyuma ajya kwibera mu buvumo bwo mu rutare rwa Etamu. Abafilisiti barazamuka, bashinga ibirindiro i Lehi mu Buyuda. Abayuda barababaza bati: “Ni iki gitumye mudutera?” Barabasubiza bati: “Tuje gufata Samusoni kugira ngo tumwitūre ibyo yadukoreye.” Nuko Abayuda bakoranya abantu ibihumbi bitatu, bajya ku buvumo bwo mu rutare rwa Etamu, babaza Samusoni bati: “Mbese ntabwo uzi ko Abafilisiti ari bo badutegeka? Ibyo udukoreye ibi ni ibiki?” Na we arabasubiza ati: “Nabitūye ibyo bankoreye!” Baramubwira bati: “Tuzanywe hano no kukuboha, kugira ngo tugushyikirize Abafilisiti.” Samusoni arababwira ati: “Nimundahire gusa ko atari mwe muri bunyice.” Baramusubiza bati: “Humura ntituri bukwice, ahubwo turakuboha tugushyikirize Abafilisiti.” Nuko bamubohesha imigozi ibiri mishya, bamukura kuri urwo rutare baramuzamukana. Bamugejeje i Lehi, Abafilisiti bamusanganiza induru. Mwuka w'Uhoraho amuzaho, imigozi yari imuboshye amaboko n'ibikonjo, imubera nk'ubudodo buhuye n'umuriro iracikagurika. Abona igufwa ry'urwasaya rw'indogobe yamaze gupfa, ararifata aryicisha Abafilisiti igihumbi. Nuko Samusoni ariyamirira ati: “Nafashe urwasaya rw'indogobe nica abantu igihumbi, nafashe urwasaya rw'indogobe ndunda imirambo yabo!” Amaze kuvuga atyo ajugunya rwa rwasaya, aho hantu ahita Ramati-Lehi, ni ukuvuga umusozi w'urwasaya. Samusoni agira inyota cyane maze atabaza Uhoraho agira ati: “Nyagasani, wampaye gutsinda bigeze aha Abafilisiti batakebwe, ariko none kubera inyota ngiye kugwa mu maboko yabo.” Nuko Imana isatura urutare i Lehi isōko iradudubiza, Samusoni anywa amazi agarura ubuyanja. Iyo sōko ayita “Isōko y'utabaza”, na n'ubu iracyari i Lehi. Samusoni yamaze imyaka makumyabiri ari umurengezi w'Abisiraheli, abakiza Abafilisiti. Umunsi umwe Samusoni ajya i Gaza ahabona umugore w'indaya, yinjira iwe bararyamana. Abantu b'i Gaza bumvise ko Samusoni ahari, ntibamwakura ariko barahagota, barara irondo bubikiye ku irembo ry'umujyi bibwira ko bazamwica bukeye. Nyamara Samusoni ntiyategereje ko bucya, yagejeje mu gicuku arabyuka afata inzugi z'irembo ry'umujyi, azirandurana n'ibizingiti byombi n'igihindizo cyazo. Abiterera ku bitugu arabijyana abigeza mu mpinga y'umusozi uteganye na Heburoni. Ikindi gihe Samusoni abenguka umugore witwa Delila, wari utuye mu kibaya cya Soreki. Abategetsi b'Abafilisiti basanga uwo mugore baramubwira bati: “Oshyoshya Samusoni umubaze aho akura imbaraga ze nyinshi, n'uburyo twashobora kumuboha kugira ngo tumucogoze. Buri muntu muri twe azaguha ibikoroto by'ifeza igihumbi n'ijana.” Nuko Delila abwira Samusoni ati: “Ese ntiwambwira aho ukura imbaraga zawe nyinshi, n'uburyo umuntu yakuboha kugira ngo agucogoze?” Samusoni aramusubiza ati: “Bambohesheje injishi nshya ndwi z'umuheto zitigeze zanikwa, nacogora nkamera nk'abandi bantu.” Nuko abategetsi b'Abafilisiti bazanira Delila injishi nshya ndwi z'umuheto zitigeze zanikwa, azibohesha Samusoni. Yari yahishe abantu mu kindi cyumba maze aravuga ati: “Wapfa Samusoni we, Abafilisiti baraguteye!” Ariko Samusoni acagagura izo njishi, zimubera nk'akagozi gahuye n'umuriro. Bityo ntibamenya aho imbaraga ze zituruka. Delila abwira Samusoni ati: “Wankinishije rwose urambeshya, noneho mbwira uburyo umuntu yakuboha.” Samusoni aramusubiza ati: “Bambohesheje imigozi mishya itarigeze ikoreshwa, nacogora nkamera nk'abandi bantu.” Delila ahisha abantu mu kindi cyumba, maze afata imigozi mishya aboha Samusoni amaboko. Aravuga ati: “Wapfa Samusoni we, Abafilisiti baraguteye!” Ariko Samusoni acagagura ya migozi nk'ucagagura akadodo. Delila abwira Samusoni ati: “Na n'ubu uracyankinisha kandi ukambeshya! Noneho mbwira uburyo umuntu yakuboha.” Samusoni aramusubiza ati: “Uwagabanya imisatsi yanjye mo imigabane irindwi akayibohekanya, yabishobora.” Samusoni asinziriye Delila abigenza atyo, maze imisatsi ayifatisha ku rubambo. Nuko aravuga ati: “Wapfa Samusoni we, Abafilisiti baraguteye!” Samusoni arakanguka ashikuza urwo rubambo, imisatsi irahambuka. Nuko Delila aramubwira ati: “Kuki umbeshya ngo urankunda kandi undyarya? Ubonye ngo urankinisha incuro eshatu zose utambwira aho ukura imbaraga zawe nyinshi!” Delila yahozaga Samusoni ku nkeke amubaza atyo, aho bigeze aramurembya. Nuko Samusoni amumenera ibanga ati: “Ntabwo nigeze nogoshwa na rimwe, kuko nabaye umunaziri weguriwe Imana ntaranavuka. Uwanyogosha, imbaraga zanshiramo ngacogora nkamera nk'abandi bantu.” Delila abonye ko amumeneye ibanga, atuma ku bategetsi b'Abafilisiti ati: “Nimugaruke ubwa nyuma kuko yameneye ibanga.” Nuko baraza bazanye za feza bamusezeranyije. Delila abikīrira Samusoni ku bibero bye, amaze gusinzira Delila ahamagaza umuntu wo kumwogosha ya migabane irindwi y'imisatsi. Uko ni ko Delila yatumye imbaraga za Samusoni zimushiramo. Nuko aravuga ati: “Wapfa Samusoni we, Abafilisiti baraguteye!” Samusoni akanguka yibwira ko ari bubanyuremo akabacika nk'uko bisanzwe, ariko yari ataramenya ko Uhoraho yamukuyeho amaboko. Abafilisiti baramufata, bamunogōra amaso. Bamujyana muri gereza y'i Gaza, bamubohesha iminyururu y'umuringa, bamutegeka kujya asya. Ariko umusatsi we wongeye kumera. Nuko abategetsi b'Abafilisiti baraterana, kugira ngo batambire imana yabo Dagoni igitambo kidasanzwe banezerewe cyane. Baravugaga bati: “Imana yacu yadushoboje gutsinda umwanzi wacu Samusoni!” Abantu bari babonye Samusoni bahimbaza imana yabo bavuga bati: “Imana yacu yadushoboje gutsinda umwanzi wari wayogoje igihugu cyacu, kandi akatwicamo abantu benshi.” Kubera umunezero abari mu ngoro ya Dagoni bari bafite, baravuga bati: “Nimutuzanire Samusoni tube tumushungera.” Nuko bamukura muri gereza baramuzana baramushungera, hanyuma bamuhagarika hagati y'inkingi. Samusoni abwira umuhungu wari umurandase ati: “Ngeza ku nkingi z'ingenzi zishyigikiye iyi ngoro maze nzegamire nduhuke.” Iyo ngoro yari yuzuyemo abagabo n'abagore, ndetse n'abategetsi bose b'Abafilisiti bari bahari. Hari n'abagabo n'abagore bageze ku bihumbi bitatu, bari hejuru y'igisenge cyayo bashungera Samusoni. Samusoni atakambira Uhoraho ati: “Nyagasani Uhoraho, ndakwinginze nyibuka. Mana, umpe imbaraga ubu ngubu gusa, kugira ngo nihōrere kubera amaso yanjye Abafilisiti banogōye.” Nuko Samusoni afata inkingi ebyiri zo hagati zari zishyigikiye iyo ngoro, imwe mu kuboko kw'iburyo, indi mu kw'ibumoso. Arisuganya maze aravuga ati: “Nibura reka mpfane n'aba Bafilisiti!” Hanyuma asunika izo nkingi n'imbaraga ze zose, ingoro iridukira kuri ba bategetsi n'abantu bose bari bayirimo. Abantu Samusoni yisasiye uwo munsi barutaga ubwinshi abo yari yarishe mbere. Nuko abavandimwe be na bene wabo baramanuka baza gutwara umurambo we. Barawuzamukana bawuhamba hamwe na se Manowa, hagati ya Sora na Eshitawoli. Samusoni yamaze imyaka makumyabiri ari umurengezi w'Abisiraheli. Habayeho umuntu witwaga Mika wari utuye mu misozi y'Abefurayimu. Nyina abura ibikoroto igihumbi n'ijana by'ifeza, avuma uwabitwaye. Nuko Mika aramubwira ati: “Numvise uvuma uwakwibye. Ifeza zawe ni jyewe wazitwaye kandi ndacyazifite.” Nyina aramubwira ati: “Uhoraho aguhe umugisha mwana wanjye.” Nuko Mika amusubiza ibyo bikoroto igihumbi n'ijana by'ifeza, nyina aramubwira ati: “Izi feza nzeguriye Uhoraho ku bwawe; zizayagirizwa ku ishusho ibājwe n'icuzwe, ayo mashusho azaba iwawe.” Muri za feza yamushubije, nyina akuramo ibikoroto magana abiri abishyīra umucuzi abiyagiriza ku mashusho, maze bayashyira mu nzu ya Mika. Mika yari afite ingoro yasengeragamo, irimo indi shusho n'ibigirwamana yiremeye. Nuko atoranya umwe mu bahungu be, kugira ngo amubere umutambyi. Muri icyo gihe Abisiraheli nta mwami bari bafite, umuntu wese yikoreraga icyo yishakiye. Hari umusore w'Umulevi wari utuye i Betelehemu mu Buyuda, arahava ajya kwishakira ahandi yatura. Aza kugera kwa Mika mu misozi y'Abefurayimu. Mika aramubaza ati: “Uraturuka he?” Aramusubiza ati: “Ndi Umulevi nturutse i Betelehemu mu Buyuda, ndashaka aho nakwibera.” Mika aramubwira ati: “Igumire hano, ube umutambyi ushinzwe urugo rwanjye. Nzajya nguhemba ibikoroto icumi by'ifeza mu mwaka, nkwambike kandi nkugaburire.” Uwo musore w'Umulevi yemera kuhaguma, Mika amufata nk'umwe mu bahungu be, amwegurira umurimo w'ubutambyi maze akajya yibera iwe. Nuko Mika aravuga ati: “Ubu noneho Uhoraho azangirira neza, kuko uyu Mulevi ambereye umutambyi!” Muri icyo gihe Abisiraheli nta mwami bari bafite. Muri icyo gihe kandi, ab'umuryango wa Dani bari bagishaka aho batura kugira ngo habe gakondo yabo, kuko mu Bisiraheli ari bo bonyine bari basigaye bataratura mu mugabane wabo. Nuko Abadani batoranya mu mazu yabo yose abagabo batanu b'intwari, bo mu mujyi wa Sora n'uwa Eshitawoli. Babwira abo bagabo bati: “Nimujye kuzenguruka igihugu, mugenzure uko giteye.” Baragenda bageze mu misozi y'Abefurayimu, bahingukira kwa Mika baraharara. Bakiri aho baza kumva imvugo ya wa musore w'Umulevi, maze baramwegera baramubaza bati: “Ni nde wakuzanye hano? Uhakora iki? Ubaho ute?” Arabasubiza ati: “Mika yankoreye byinshi, yangize umutambyi we kandi arabimpembera.” Baramubwira bati: “Tubarize Imana niba urugendo turimo ruzatubera ruhire.” Uwo mutambyi arabasubiza ati: “Nimugende amahoro, Uhoraho azajyana namwe!” Nuko abo bagabo batanu bakomeza urugendo bagera mu mujyi wa Layishi, basanga abantu baho biberaho mu mahoro no mu mutekano, bigenga nta cyo bikanga. Nta masezerano yo gutabarana bari bafitanye n'andi mahanga, kandi nubwo babagaho nk'Abanyasidoni, bari kure yabo. Ba bagabo batanu basubiye i Sora na Eshitawoli, abandi Badani barababaza bati: “Muzanye nkuru ki?” Barabasubiza bati: “Igihugu twagenzuye twasanzemo intara nziza cyane. None muracyategereje iki? Nimuhaguruke, tuhatere tudatinze tuhigarurire! Nimugerayo muzirebera ukuntu ari hagari, kandi hatuwe n'abantu batagira icyo bikanga. Ni intara yera ibintu byose, kandi Imana izabaha kuyigarurira.” Nuko abagabo magana atandatu bo mu muryango wa Dani bafata intwaro, bahaguruka mu mujyi wa Sora n'uwa Eshitawoli. Barazamuka bakambika mu burengerazuba bwa Kiriyati-Yeyarimu mu ntara y'u Buyuda. Aho hantu hitwa Mahane-Dani kugeza n'ubu. Bahavuye bagera kwa Mika mu misozi y'Abefurayimu. Ba bagabo batanu bari bagiye gutata intara ya Layishi, babwira bagenzi babo bati: “Muri uru rugo hari ishusho ibajwe n'icuzwe, n'indi shusho n'ibigirwamana. Murabitekerezaho iki?” Abo bagabo batanu bahita binjira mu nzu ya wa musore w'Umulevi bamubaza amakuru, naho ba bandi magana atandatu bari bahagaze ku irembo bitwaje intwaro. Wa Mulevi w'umutambyi arahabasanga, maze ba batasi batanu binjira mu ngoro ya Mika, basahura ishusho ibajwe n'icuzwe, n'indi shusho n'ibigirwamana. Bakibisahura uwo mutambyi arababaza ati: “Murakora ibiki?” Baramusubiza bati: “Ceceka kandi uruce urumire! Ahubwo ngwino twijyanire, ube umutambyi ushinzwe umuryango wacu. Aho kuba umutambyi w'urugo rumwe, ntiwahitamo kuba umutambyi w'amazu yose y'umwe mu miryango y'Abisiraheli?” Ibyo byashimishije uwo mutambyi, maze afata ya shusho yindi na ya shusho ibajwe n'ibigirwamana, yijyanira n'abo Badani. Nuko bashyira nzira baragenda, bashoreye abana babo n'amatungo yabo n'ibyo bari batunze byose. Bamaze kugera kure, Mika akoranya abaturanyi be bakurikira Abadani. Babageze hafi bavuza induru, Abadani barakebuka babaza Mika bati: “Icyo gitero ni icy'iki?” Mika arabasubiza ati: “Mwansahuye imana niremeye, munjyanira n'umutambyi munsiga iheruheru, none murambaza ngo ‘Iki gitero ni icy'iki?’ ” Abadani baramubwira bati: “Ntiwongere gukopfora! Aba bantu barubiye, bāguhitana bakakurimburana n'ab'umuryango wawe bose.” Mika abonye ko bamurusha amaboko arahindukira yisubirira iwe, naho Abadani bikomereza urugendo bajyanye wa mutambyi n'ibyo basahuye kwa Mika. Nuko batera umujyi wa Layishi wari utuwe n'abantu biberagaho mu mahoro no mu mutekano, babicisha inkota n'umujyi barawutwika. Abanyalayishi ntibabonye uwo kubatabara, kuko bari batuye kure ya Sidoni mu kibaya hafi y'i Beti-Rehobu, kandi nta masezerano yo gutabarana bari bafitanye n'andi mahanga. Nuko Abadani basana umujyi bawuturamo, bawitirira sekuruza wabo Dani mwene Yakobo, ariko uwo mujyi wahoze witwa Layishi. Abadani bahatereka ya shusho ibajwe basahuye kwa Mika, maze Yonatani ukomoka kuri Gerushomu mwene Musa aba umutambyi w'umuryango wa Dani, asimburwa n'abamukomokaho kugeza igihe bajyanywe ho iminyago. Abadani bakomeje gusenga ya shusho Mika yibarije, igihe cyose Inzu y'Imana yari ikiri i Shilo. Muri icyo gihe Abisiraheli nta mwami bari bafite. Hari Umulevi wari utuye ahantu hitaruye mu misozi y'Abefurayimu, yari afite inshoreke yakuye i Betelehemu mu Buyuda. Uwo mugore aza guhemukira umugabo arasambana, ndetse arahukana yisubirira kwa se i Betelehemu, amarayo amezi ane. Nuko umugabo we ajyana n'umugaragu we n'indogobe ebyiri, ajya kwa sebukwe kugira ngo yūrure umugore we amucyure. Bagezeyo umugore amwinjiza mu nzu, maze se abonye umukwe we amwakirana ibyishimo. Aramwinginga ngo asibire, nuko Umulevi aremera ahamara iminsi itatu, barya banywa, bwakwira bakaryama. Mu gitondo cy'umunsi wa kane bazinduka bitegura gutaha. Nuko se w'uwo mugore abwira umukwe we ati: “Ubanze ugire icyo ufungura mubone kugenda.” Nuko bombi baricara bararya baranywa. Sebukwe aramubwira ati: “Ndakwinginze ongera urare hano iri joro, unezerwe.” Umulevi ahagurutse kugira ngo agende sebukwe akomeza kumwinginga, bigeze aho aremera aharara irindi joro. Mu gitondo cy'umunsi wa gatanu, Umulevi arazinduka ngo atahe. Sebukwe aramubwira ati: “Ubanze ugire icyo ufungura, muri bugende nimugoroba.” Nuko barisangirira. Igihe Umulevi n'inshoreke ye n'umugaragu we bahagurutse ngo batahe, sebukwe aramubwira ati: “Dore umunsi uciye ikibu nimurare, ndakwinginze nimurare burije, munezerwe. Ejo muzazinduke mwitahire.” Ariko noneho Umulevi ntiyemera kurara, ahubwo arahaguruka we n'inshoreke ye n'indogobe zombi zihetse imitwaro, barigaba bagera ahateganye n'i Yebuzi, ari ho Yeruzalemu. Bahageze bugorobye, wa mugaragu aramubwira ati: “Reka tujye gucumbika muri uriya mujyi w'Abayebuzi.” Shebuja aramusubiza ati: “Ntabwo twacumbika mu mujyi w'abatari Abisiraheli, ahubwo tuharenge tujye i Gibeya turareyo cyangwa dukomeze tujye i Rama.” Nuko barakomeza baragenda, izuba rirenga bageze hafi y'i Gibeya yo mu ntara ya Benyamini. Bajya kurara i Gibeya, bagezeyo biyicarira ku muhanda munini, ariko ntibabona umuntu wo kubacumbikira. Muri uwo mwanya babona umusaza uhinguye abahingutseho. Nubwo uwo musaza yari atuye mu mujyi w'Ababenyamini, yakomokaga mu misozi y'Abefurayimu. Uwo musaza abonye abo bantu bicaye aho, arababaza ati: “Murava he mukajya he?” Umulevi aramusubiza ati: “Turava i Betelehemu mu Buyuda, tukajya ahantu hitaruye mu misozi y'Abefurayimu aho ntuye. Nari nazindukiye i Betelehemu, none najyaga mu Nzu y'Uhoraho. Twabuze umuntu waducumbikira, nyamara kandi twifitiye icyarire n'ibyokurya by'indogobe zacu, nanjye n'umugore wanjye n'umugaragu wanjye twifitiye impamba ihagije, nta kindi dukeneye uretse icumbi.” Uwo musaza aramusubiza ati: “Muhumure, ibyo mukeneye byose ndabibakorera, ariko mwe kurara hanze.” Nuko abajyana iwe agaburira indogobe zabo, abashyitsi boga ibirenge, bararya baranywa. Igihe bari biyicariye aho banezerewe, abagabo b'ibirara bo muri uwo mujyi baraza bagota inzu y'uwo musaza, batangira guhondagura ku rugi bamuhamagara kandi bamubwira bati: “Sohora uwo mugabo ucumbikiye turyamane na we.” Nyir'urugo arasohoka arababwira ati: “Bavandimwe, ndabinginze, muramenye ntimukore ayo mahano kuri uyu mugabo ncumbikiye! Ahubwo mureke mbahe umukobwa wanjye w'isugi n'inshoreke y'uwo mugabo mubakoreho ibyo mushaka, ariko mwe kumukorera ayo mahano.” Ariko abo bagabo barinangira. Umulevi abibonye atyo afata umugore we amusunikira hanze, bamukuranwaho bamwonona ijoro ryose, babonye bugiye gucya baramurekura. Mu museke, uwo mugore arasindagira ariko agwa ku muryango w'inzu y'uwo musaza aho umugabo we yari ari, arahahera kugeza mu gitondo. Umugabo we abyutse kugira ngo akomeze urugendo, akingura urugi abona wa mugore we w'inshoreke arambaraye imbere y'umuryango, arambitse ibiganza ku rugi. Umugabo we aramubwira ati: “Byuka tugende!” Ariko ntiyagira icyo amusubiza kuko yari yapfuye. Nuko uwo Mulevi ashyira umurambo ku ndogobe arataha. Ageze iwe afata icyuma, umurambo w'umugore we awucamo imigabane cumi n'ibiri, ayohereza muri buri muryango w'Abisiraheli. Ababibonye bose baravuga bati: “Uhereye igihe Abisiraheli baviriye mu Misiri, ibi ntibyigeze bibaho! Nta wigeze abona ibintu nk'ibi! Ngaho nimubitekereze mujye inama, maze mugire icyo mubivugaho!” Abisiraheli bose bahuza umugambi bateranira imbere y'Inzu y'Uhoraho i Misipa. Bari baturutse mu gihugu cyose, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, ndetse no mu ntara ya Gileyadi. Abayobozi bose b'imiryango y'Abisiraheli bari muri iryo koraniro ry'ubwoko bw'Imana. Bose bari abantu ibihumbi magana ane biteguye kujya ku rugamba. Ababenyamini bumva ko Abisiraheli bateraniye i Misipa. Nuko Abisiraheli baravuga bati: “Ngaho nimutubwire iby'ayo marorerwa!” Nuko wa Mulevi, umugabo wa wa mugore wishwe rubi, arabasubiza ati: “Jye n'inshoreke yanjye twagiye gucumbika i Gibeya mu ntara y'Ababenyamini, nuko abagabo baho barantera. Baje nijoro bagota inzu narimo bashaka kunyica, bonona inshoreke yanjye ikurizamo gupfa. Nuko umurambo wayo nywucamo imigabane, nyohereza muri buri muryango w'Abisiraheli, kugira ngo namwe mwirebere amarorerwa n'ibizira byakorewe mu Bisiraheli. Dore mwese muri Abisiraheli, ngaho nimujye inama y'igikwiriye gukorwa!” Abantu bose bahagurukira icyarimwe baravuga bati: “Nta muntu n'umwe muri twe uri busubire iwe, ahubwo tugiye gukoresha ubufindo turebe uko tuzatera Gibeya. Mu miryango yose y'Abisiraheli, tuzatoranya abantu icumi ku ijana bazajya gushaka impamba zizatunga abazajya gutera Ababenyamini b'i Gibeya. Tuzabahanira amarorerwa bakoreye mu Bisiraheli.” Nuko Abisiraheli bose bahuza umugambi wo gutera uwo mujyi. Imiryango yose y'Abisiraheli yohereza intumwa ku Babenyamini, zirababwira ziti: “Amarorerwa yakorewe iwanyu ni bwoko ki? Ngaho nimuduhe abo bagabo b'ibirara b'i Gibeya tubice, bityo tube dukuye ikibi mu Bisiraheli.” Ariko Ababenyamini ntibita ku byo abavandimwe babo b'Abisiraheli bavuga, ahubwo bava mu mijyi yabo bateranira i Gibeya kugira ngo bajye kurwanya Abisiraheli. Ababenyamini bose bavuye muri iyo mijyi, basanze ari ingabo ibihumbi makumyabiri na bitandatu, naho iz'i Gibeya zari abagabo b'indobanure magana arindwi. Muri izo ngabo zose harimo magana arindwi b'indobanure batwariraga imoso, bazi no gukoresha umuhumetso ntibabe bahusha n'agasatsi. Abandi Bisiraheli bari bakoranyije ingabo ibihumbi magana ane zimenyereye intambara. Nuko Abisiraheli barahaguruka bajya i Beteli kubaza Imana bati: “Ni uwuhe muryango uzabanza gutera Ababenyamini?” Uhoraho arabasubiza ati: “Ni umuryango wa Yuda.” Bukeye Abisiraheli barahaguruka, bashinga amahema yabo hafi y'i Gibeya. Baragenda bagota umujyi batera Ababenyamini. Nuko Ababenyamini basohoka muri uwo mujyi barwanya Abisiraheli, uwo munsi hapfa abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri mu Bisiraheli. batera Ababenyamini. Nuko Ababenyamini basohoka mu mujyi wa Gibeya, bongera kubicamo ingabo ibihumbi cumi n'umunani. Hanyuma ingabo zose z'Abisiraheli zirazamuka zijya ku Nzu y'Uhoraho i Beteli. Zirahicara, ziraboroga ziyiriza ubusa, zitambira Uhoraho ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro. Abisiraheli bagisha Uhoraho inama, kuko muri iyo minsi Isanduku y'Isezerano ry'Imana yari aho i Beteli. Icyo gihe Finehasi mwene Eleyazari akaba n'umwuzukuru wa Aroni, ni we wari ushinzwe iyo Sanduku. Nuko Abisiraheli babaza Uhoraho bati: “Mbese twongere tujye kurwana n'abavandimwe bacu b'Ababenyamini cyangwa se turekere aho?” Uhoraho arabasubiza ati: “Nimuzamuke mubatere, kuko ejo nzababagabiza.” Nuko Abisiraheli bubikīrira ahazengurutse Gibeya. Ku munsi wa gatatu bongera gufata ibirindiro nk'ibyo ku minsi ya mbere. Ababenyamini barasohoka bajya kurwana, Abisiraheli bahunga bagana mu nzira ijya i Beteli n'igana mu byaro. Ababenyamini barabakurikirana babageza kure y'i Gibeya, bongera kubicamo abantu mirongo itatu. Ababenyamini baribwira bati: “Twongeye kubatsinda!” Nyamara Abisiraheli bo bari bafashe umugambi wo guhunga, kugira ngo bageze Ababenyamini mu mayira ya kure y'i Gibeya. Uwo munsi Uhoraho aha Abisiraheli gutsinda Ababenyamini, bicamo ingabo ibihumbi makumyabiri na bitanu n'ijana. Ubwo ni bwo Ababenyamini babonye ko batsinzwe. Impamvu Abisiraheli babaye nk'abahunga, ni uko bari biringiye abantu babo basigaye bubikīriye hafi y'i Gibeya. Abo ngabo bahise biroha mu mujyi bawugwa gitumo, bamarira ku icumu abantu bawo. Icyo gitero cyahise gitwika umujyi umwotsi uratumbagira, kuko ari cyo kimenyetso bari basezeranye na bagenzi babo. Icyo gihe Ababenyamini bari bamaze kwica Abisiraheli nka mirongo itatu, baribwira bati: “N'ubu turabatsinze nk'uko twabatsinze ubushize.” Ariko Abisiraheli bari ku rugamba babonye umwotsi barabahindukirana. Umwotsi wakomeje gutumbagira hejuru ya Gibeya umeze nk'igicu, maze Ababenyamini bakebutse, babona umujyi wabo wakongotse. Nuko Abisiraheli barabarwanya, Ababenyamini bashya ubwoba kuko babonaga rubagera amajanja. Nuko bahunga berekeje ahantu hadatuwe kuko abaturage bo mu mijyi babicaga umugenda, ariko ingabo z'Abisiraheli zakomeje kubarwanya. Zarabatangatanze zibabuza amahwemo, zigenda zibica zibageza iburasirazuba bw'i Gibeya. Haguye Ababenyamini ibihumbi cumi n'umunani b'intwari. Abacitse ku icumu bahunga bagana ahantu hadatuwe ku rutare rwa Rimoni, bataragerayo Abisiraheli babicamo abantu ibihumbi bitanu, barabakurikirana babageza i Gidomu, bicirayo abandi ibihumbi bibiri. Ababenyamini bishwe uwo munsi bari ibihumbi makumyabiri na bitanu, bose bari ingabo z'intwari. Icyakora Ababenyamini magana atandatu bacitse ku icumu bahungira ahantu hadatuwe ku rutare rwa Rimoni, bamarayo amezi ane. Abisiraheli bahindukirana Ababenyamini basigaye, bajya mu mijyi yose bica abantu n'amatungo, batsemba ibintu byose ndetse n'iyo mijyi yose barayitwika. Igihe Abisiraheli bari bateraniye i Misipa, bari barahiye ko nta n'umwe muri bo uzashyingira umukobwa we mu Babenyamini. Nuko bajya ku Nzu y'Imana i Beteli, barahicara birirwa barira baboroga, bagatakamba bati: “Uhoraho Mana y'Abisiraheli, ibi byatubayeho ni ibiki? Umwe mu miryango y'Abisiraheli urazimye pee!” Bukeye barazinduka bubaka urutambiro, batura ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro. Nuko baravuga bati: “Mbere y'uko duteranira ku Nzu y'Uhoraho i Misipa, twari twarahiye dukomeje ko utazajyayo azicwa. None se haba hari abo mu miryango yose y'Abisiraheli bataje muri iryo koraniro?” Abisiraheli bibajije batyo kuko bari bababajwe n'abavandimwe babo b'Ababenyamini, baravuga bati: “Uyu munsi umwe mu miryango y'Abisiraheli urazimye! Twakora iki kugira ngo Ababenyamini barokotse babone abageni, ko twarahiye Uhoraho ko tutazabashyingira?” Ni cyo cyatumye bibaza bati: “Ni uwuhe muryango w'Abisiraheli utaje ku Nzu y'Uhoraho i Misipa?” Basanga ari nta muntu w'i Yabeshi yo muri Gileyadi waje muri iryo koraniro. Nuko barebye no mu ngabo basanga koko nta waturutse i Yabeshi y'i Gileyadi. Maze ikoraniro ryose ryohereza ingabo z'intwari ibihumbi cumi na bibiri, rirategeka riti: “Nimugende mwice abaturage bose b'i Yabeshi y'i Gileyadi, abagabo n'abagore n'abana, uretse abakobwa b'isugi.” Bageze i Yabeshi y'i Gileyadi, mu bahatuye basangamo abakobwa b'isugi magana ane, babazana mu nkambi y'i Shilo mu gihugu cya Kanāni. Nuko ikoraniro ryose ry'Abisiraheli rituma ku Babenyamini bari ku rutare rwa Rimoni kugira ngo babahumurize. Nuko Ababenyamini bava mu buhungiro, Abisiraheli babashyingira ba bakobwa bavanye i Yabeshi y'i Gileyadi. Icyakora ntibabakwira, kuko Ababenyamini babarutaga ubwinshi. Abisiraheli bababazwa n'ibyabaye ku Babenyamini, kuko Uhoraho yari yaciye icyuho mu miryango y'Abisiraheli. Abakuru b'iryo koraniro baravugana bati: “Twakora iki kugira ngo Ababenyamini basigaye babone abagore, ko Ababenyaminikazi bashize? Tugomba gucikūra Ababenyamini basigaye, kuko ari nta n'umwe wo mu miryango y'Abisiraheli ukwiriye kuzima. Nyamara ntidushobora kubashyingira abakobwa bacu, kuko twarahiye tuvuga tuti: ‘Uzashyingira Ababenyamini azavumwe!’ ” Ariko baza kwibuka ko mu gihe gito bazizihiza iminsi mikuru y'Uhoraho ibera i Shilo buri mwaka. Shilo yari mu majyaruguru ya Beteli, mu burasirazuba bw'inzira ituruka i Beteli igana i Shekemu, hakaba no mujyepfo ya Lebona. Nuko babwira abo Babenyamini bati: “Muzagende mwihishe mu mizabibu, maze nimubona abakobwa b'i Shilo basohotse bajya kubyina, muzave muri iyo mizabibu, buri wese yifatire umugore muri abo bakobwa, hanyuma mubajyane iwanyu mu ntara y'Ababenyamini. Ba se b'abo bakobwa cyangwa basaza babo nibaza kubaturegera, tuzababwira tuti: ‘Nimutubabarire mubabarekere, kuko abagabo bamwe bo muri bo tutababoneye abagore muri ya ntambara, kandi nta wuzabibarenganyiriza kuko atari mwe mwababashyingiye.’ ” Nuko Ababenyamini babigenza batyo, buri wese yifatira umugore muri abo bakobwa bari bagiye kubyina. Hanyuma babajyana iwabo mu ntara y'Ababenyamini, bisanira imijyi yabo bayituramo. Birangiye abandi Bisiraheli barataha, umuntu wese yisubirira iwe mu muryango we no muri gakondo ye. Muri icyo gihe Abisiraheli nta mwami bari bafite, umuntu wese yikoreraga icyo yishakiye. Igihe Abisiraheli bategekwaga n'abacamanza, mu gihugu cyabo hateye inzara. Nuko umugabo w'i Betelehemu mu ntara y'u Buyuda, asuhukira mu gihugu cy'i Mowabu, ajyana n'umugore we n'abahungu be babiri. Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we akitwa Nawomi, naho abahungu be, umwe yitwaga Mahiloni, undi akitwa Kiliyoni. Bari Abanyefurata b'i Betelehemu. Nuko bagera i Mowabu baturayo. Bakiriyo Elimeleki arapfa, Nawomi asigarana n'abahungu be babiri. Abo bahungu barongora abakobwa b'Abamowabukazi. Umwe yitwaga Orupa, undi akitwa Ruti. Hashize nk'imyaka icumi basuhukiye i Mowabu, Mahiloni na Kiliyoni na bo barapfa. Nawomi asigara ari umupfakazi n'incike. Nawomi akiri i Mowabu amenya ko Uhoraho yitaye ku bantu be, akabaha umusaruro mwiza. Nuko yitegura gusubira mu gihugu cye hamwe n'abakazana be. Ahagurukana na bo bombi, asubira mu gihugu cye mu ntara y'u Buyuda. Bakigenda, Nawomi abwira abakazana be ati: “Bana banjye, nimwisubirireyo buri wese ajye iwabo. Ineza mwagiriye ba nyakwigendera hamwe nanjye, namwe Uhoraho ayibagirire. Mwembi Uhoraho abahe kuzabona abandi bagabo, mubagirireho umugisha.” Nawomi arabahobera, abasezeraho. Nuko abakazana be bararira cyane. Baramubwira bati: “Ashwi da! Ntitugusiga ahubwo turajyana iwanyu.” Nawomi yongera kubabwira ati: “Bana banjye, nimwisubirireyo. Ni iki gituma mushaka ko tujyana? Dore naracuze, singishoboye kubabyarira abandi bagabo. Nimundeke mwisubirire iwanyu. Dore ndakecuye cyane, sinkiri uwo gushaka undi mugabo. Kandi nubwo navuga nti: ‘Ndacyafite icyizere iri joro ndi bubone umugabo tuzabyarane abahungu’, mbese mwategereza igihe bazakurira ntimushake abandi bagabo? Oya, bana banjye! Ntibikabeho! Erega mfite ishavu riruta iryanyu, kuko Uhoraho yahagurukiye kundwanya.” Abakazana be bombi bongera kurira cyane, maze Orupa ahobera nyirabukwe amusezeraho, ariko Ruti we yanga kumusiga. Nawomi abwira Ruti ati: “Dore mukeba wawe asubiye muri bene wabo no ku mana zabo. Nawe mukurikire usubire iwanyu.” Ariko Ruti aramusubiza ati: “Wimpatira kugusiga kugira ngo nsubire iwacu. Aho uzajya ni ho nzajya, aho uzaba ni ho nzaba. Abantu bawe bazaba abantu banjye, Imana yawe izaba Imana yanjye. Aho uzagwa ni ho nzagwa bahampambe. Nihagira ikindi kidutandukanya kitari urupfu, Uhoraho azabimpanire yihanukiriye.” Nawomi abonye ko Ruti yiyemeje kujyana na we, areka kumuhatira gusubira iwabo. Bombi barajyana bagerana i Betelehemu. Bagezeyo batera abo mu mujyi bose amatsiko. Abagore barabazanya bati: “Niko ye, koko se uyu ni Nawomi?” Nawomi arababwira ati: “Ntimukongere kunyita Nawomi - risobanurwa ngo Nyiramahirwe - ahubwo mujye munyita Mara - risobanurwa ngo Nyirashavu - kuko Imana nyir'ububasha yanteye ishavu ryinshi. Navuye ino ntunganiwe, none Uhoraho ahangaruye ndi nyakamwe. None se ni iki gituma munyita Nawomi kandi Uhoraho nyir'ububasha yarahagurukiye kundwanya, akanteza ibyago?” Nguko uko Nawomi yavuye mu gihugu cy'i Mowabu akagaruka iwabo, ari kumwe n'umukazana we Umumowabukazi Ruti. Bageze i Betelehemu abantu batangiye gusarura ingano zitwa bushoki. Elimeleki umugabo wa Nawomi yari afite mwene wabo witwaga Bowazi. Yari umukungu kandi abantu baramwemeraga. Nuko Umumowabukazi Ruti abwira Nawomi ati: “Reka njye kwihumbira amahundo y'ingano mu murima w'umugiraneza uri bubinyemerere.” Nawomi aramusubiza ati: “Mwana wanjye, ngaho genda.” Nuko Ruti ajya guhumba ingano aho abakozi bamaze gusarura. Iby'amahirwe, isambu yahumbagamo yari iya Bowazi mwene wabo wa Elimeleki. Hashize umwanya, Bowazi aza aturutse i Betelehemu asuhuza abasaruraga ati: “Nimuhorane Imana.” Na bo baramusubiza bati: “Nawe niguhe umugisha.” Bowazi abaza uwari uyoboye abasaruzi ati: “Uriya mugore ni uwa nde?” Na we aramusubiza ati: “Ni wa Mumowabukazi wazanye na Nawomi avuye i Mowabu. Yansabye uruhushya rwo kwihumbira amahundo yagiye asigara hagati y'imiba. Yahereye mu gitondo ahumba, ubu ni bwo acyugama izuba.” Bowazi amaze gusuhuza Ruti, aramubwira ati: “Umva ntukagire indi sambu ujya guhumbamo atari iyanjye, ujye uguma aho abaja banjye basarura. Ujye witegereza neza umurima abakozi basaruramo, maze uhumbe aho abaja bamaze gukora. Nihanangirije abakozi banjye ngo be kugukubaganya. Kandi nugira inyota uzajye ujya aho ibibindi bavomeyemo amazi biri, maze unywe.” Nuko Ruti yikubita imbere ya Bowazi, aramubwira ati: “Ni iki gitumye unyitaho ukangirira neza, kandi ndi umunyamahangakazi?” Bowazi aramusubiza ati: “Bantekerereje ibyo wagiriye nyokobukwe byose kuva umugabo wawe yapfa. Namenye ko wasize so na nyoko uva mu gihugu cyanyu kavukire, maze wiyemeza kubana n'abantu utigeze umenya. Uhoraho akwiture ibyo wakoze byose. Koko rero Uhoraho wisunze, ari we Mana y'Abisiraheli, aguhundagazeho imigisha yose.” Ruti asubiza Bowazi ati: “Mubyeyi, ungiriye neza kuko umaze umubabaro, kandi ukambwiza ineza nubwo ndahwanye n'umwe wo mu baja bawe.” Igihe cyo gufungura kigeze, Bowazi abwira Ruti ati: “Ngwino nawe ufungure. Fata igisate cy'umugati ukoze mu isupu.” Ruti yicara iruhande rw'abasaruzi, maze Bowazi amuha ku mpeke zikaranze, ararya arahaga ndetse arasigaza. Hanyuma Ruti arahaguruka asubira guhumba. Bowazi abwira abakozi be ati: “Mumureke ahumbe no hagati y'imiba y'ingano, ntihagire umukoma imbere. Ahubwo amahundo amwe mujye muyasohorora mu miba muyasige inyuma, ayihumbire. Muramenye ntihagire umutonganya.” Nuko Ruti ahumba mu kwa Bowazi ageza nimugoroba. Ahuye ingano yahumbye zivamo nk'ibiro icumi. Arazikorera azitahana mu mujyi, nyirabukwe arazibona, maze Ruti amuha na bya byokurya byari byasigaye. Nawomi abaza Ruti ati: “Uyu munsi wahumbye mu kwa nde? Wakoze hehe? Imana ihe umugisha uwo muntu wakugiriye neza.” Ruti abwira nyirabukwe ati: “Uyu munsi nahumbye mu murima w'umugabo witwa Bowazi.” Nawomi abwira umukazana we ati: “Uwo mugabo aragahirwa n'Uhoraho udahwema kugirira neza ba nyakwigendera, ndetse natwe abakiriho.” Nawomi yungamo ati: “Erega uwo mugabo Bowazi dufitanye isano ya bugufi! Ni umwe mu bagomba kutwitaho.” Umumowabukazi Ruti abwira nyirabukwe ati: “Ndetse yambwiye kugumana n'abakozi be kugira ngo njye nihumbira aho bamaze gusarura, kugeza ubwo isarura rizaba rirangiye.” Nawomi abwira Ruti umukazana we ati: “Mwana wanjye, ni byiza kujyana n'abaja ba Bowazi ugahumba aho basarura, kuko uramutse ugiye mu murima w'undi yakugirira nabi.” Ruti agumana n'abaja ba Bowazi akajya ahumba aho bakoraga, kugeza ubwo barangije gusarura ingano zitwa bushoki n'izitwa nkungu. Ruti akomeza kubana na nyirabukwe. Muri iyo minsi Nawomi abwira umukazana we Ruti ati: “Mwana wanjye, nkwiriye kugushakira umugabo kugira ngo umererwe neza. Wa mugabo witwa Bowazi wakwemereraga gukorana n'abaja be, ni mwene wacu. Nimugoroba ari bujye ku mbuga kugosoza ingano za bushoki. None iyuhagire witere amarashi, wifubike n'umwenda maze umanuke ujye ku mbuga. Uramenye ntumwiyereke ataramara kurya no kunywa. Najya kuryama uze kwitegereza aho aryamye, maze uze kugenda worosore ku birenge bye abe ari ho wiryamira, na we ari bukubwire icyo ugomba gukora.” Ruti asubiza nyirabukwe ati: “Ibyo umbwiye byose ndabikora.” Ruti ajya ku mbuga, akora uko nyirabukwe yamubwiye. Bowazi amaze kurya no kunywa yumva yishimye, maze ajya kuryama iruhande rw'ikirundo cy'ingano ze. Ruti aromboka, amworosora ku birenge maze ariryamira. Mu gicuku Bowazi ashigukira hejuru. Ngo yeguke, abona umugore uryamye hafi y'ibirenge bye. Bowazi aramubaza ati: “Yewe! Uri nde?” Ruti aramusubiza ati: “Ndi umuja wawe Ruti. Ndakwinginze nyorosa igishura cyawe unyijyanire, kuko ari wowe ugomba kuncyura ugacikura nyakwigendera.” Bowazi aramusubiza ati: “Ruti, Uhoraho aguhe umugisha, wabaye indahemuka kuri nyokobukwe, none urushijeho kubigaragariza umuryango we. Ntiwigeze wiruka inyuma y'abasore, baba abakire cyangwa abakene. None rero ntuhangayike, icyo uzashaka cyose nzakigukorera. Erega n'abantu bose bo mu mujyi wacu bazi ko uri inyangamugayo! Ni iby'ukuri koko mfite uburenganzira bwo kugucyura ngacikura nyakwigendera. Icyakora hari undi mugabo ufitanye na we isano ya bugufi, unsumbije ubwo burenganzira. None rara hano, maze ejo mu gitondo tuzareba ko yemera kugucyura agacikura nyakwigendera. Nabyemera azaba agize neza. Natabyemera kandi, ndahiye Uhoraho, nzagucyura mucikure. Iryamire hano utegereze ko bucya.” Nuko Ruti aryama hafi y'ibirenge bya Bowazi. Mu kabwibwi, igihe umuntu atabasha kumenya undi arabyuka, kuko Bowazi yibwiraga ati: “Bye kumenyekana ko uyu mugore yaraye hano.” Bowazi abwira Ruti ati: “Ikuremo umwambaro wifubitse maze uwurambure.” Ruti awikuramo arawurambura, nuko Bowazi amushyiriramo ibiro bigera kuri makumyabiri by'ingano za bushoki, arazimukorera maze yisubirira mu mujyi. Ruti na we ajya kwa nyirabukwe. Nyirabukwe aramubaza ati: “Mbese ni wowe, mwana wanjye?” Ruti amutekerereza ibyo Bowazi yamugiriye byose. Kandi yungamo ati: “Ni na we wampaye izi ngano za bushoki, yanga ko ntaha amara masa.” Nawomi aramubwira ati: “Mwana wanjye, igumire hano kugeza ubwo uri bumenye amaherezo y'icyo kibazo. Bowazi na we, uyu munsi ntari buruhuke atagitunganyije.” Bowazi ajya mu mujyi aho bakemuriraga ibibazo, arahicara. Wa mugabo Bowazi yabwiraga Ruti ko afitanye isano ya bugufi na Elimeleki, arahanyura. Bowazi aramuhamagara ati: “Yewe, ngwino hano wicare nkubwire.” Nuko uwo mugabo araza, aricara. Bowazi ahamagara abagabo icumi bo mu bakuru b'umujyi, arababwira ati: “Nimwicare.” Bamaze kwicara Bowazi abwira wa mugabo ati: “Uzi ko Nawomi yavuye mu gihugu cy'i Mowabu, none arashaka umuvandimwe ufitanye isano ya bugufi na Elimeleki umuvandimwe wacu, kugira ngo amushinge isambu ye. Nkaba nagira ngo mbikumenyeshe, ndetse ngusabe no kwemerera imbere ya rubanda n'imbere y'aba bakuru bicaye hano, ko ushingwa iyo sambu. Niba ubyemera ubivugire aha, niba kandi utabyemera ubimbwire. Ubwa mbere ni wowe ugomba gushingwa iyo sambu, wabyanga nkabona kuyishingwa.” Uwo mugabo abwira Bowazi ati: “Ndabyemeye.” Bowazi abwira uwo mugabo ati: “Ubwo wemeye gushingwa isambu ya Nawomi n'Umumowabukazi Ruti, ugomba no kwishingira gucyura umupfakazi muka nyakwigendera, kugira ngo umucikure haboneke umwana uzaragwa ibye.” Uwo mugabo asubiza Bowazi ati: “Niba ari ibyo sinkibyemeye, kuko ntinya ko byabangamira umutungo wanjye. Uburenganzira bwanjye ndabukwihereye, jyewe sinabishobora.” Kera mu gihugu cya Isiraheli, iyo umuntu yeguriraga undi uburenganzira bwe, cyangwa akamwegurira umutungo we, yikuragamo urukweto rwe akarumuha. Icyo ni cyo cyari ikimenyetso cyemewe n'amategeko. Nuko wa mugabo abwira Bowazi ati: “Ibyo ube ari wowe ubishingwa.” Maze akuramo urukweto rwe ararumuha. Nuko Bowazi abwira ba bakuru na rubanda bari aho ati: “Uyu munsi mbatanze ho abagabo ko nemeye ko Nawomi anshinga ibya Elimeleki n'abahungu be, ari bo Kiliyoni na Mahiloni. Byongeye kandi, n'Umumowabukazi Ruti muka nyakwigendera Mahiloni, uyu munsi ndamucyuye kugira ngo ncikure uwo nyakwigendera, bityo haboneke umwana uzaragwa ibye, ye kwibagirana muri bene wabo no mu mujyi wabo. Na none mbatanze ho abagabo bo guhamya ibyo.” Abakuru b'umujyi na rubanda bari aho baramusubiza bati: “Yee, turi abagabo bo kubihamya. Uhoraho azahe uwo mugore ucyuye kubyara, yororoke nka Rasheli na Leya, abagore ba Isiraheli bakomotsweho n'umuryango munini. Uragatunga utunganirwe mu Banyefurata, maze ube ikirangirire mu mujyi wa Betelehemu. Icyaduha urubyaro Uhoraho azaguha kuri uwo mugore ukiri inkumi rukagwira, maze umuryango wawe ukangana n'uwa Perēsi Yuda yabyaranye na Tamari.” Nuko Bowazi acyura Ruti, amugira umugore we. Uhoraho ahira Ruti asama inda, maze abyara umwana w'umuhungu. Abagore babwira Nawomi bati: “Uhoraho nasingizwe, we utagutereranye, uyu munsi akaba aguhaye umwana umwuzukuru uzakwitaho. Icyaduha uwo mwana akaba ikirangirire mu Bisiraheli. Uwo mwana azatuma ubuzima bwawe bugarura itoto, kandi agushajishe neza. Umukazana wawe aragukunda ndetse akurutira abahungu barindwi, dore ni we wibarutse uwo mwana.” Nawomi aterura uwo mwana amushyira mu gituza cye, bityo aba umurezi we. Abagore baturanye na Nawomi bakajya bavuga bati: “Nawomi yabonye akuzukuru.” Uwo mwana bamwita Obedi. Obedi uwo ni we wabyaye Yese, Yese abyara Dawidi. Uru ni rwo rubyaro rwa Perēsi: Perēsi yabyaye Hesironi, Hesironi abyara Ramu, Ramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, Nahasoni abyara Salumoni, Salumoni abyara Bowazi, Bowazi abyara Obedi, Obedi abyara Yese, Yese na we abyara Dawidi. I Rama y'Abasufu mu misozi y'Abefurayimu, hari hatuye Umwefurayimu witwaga Elikana mwene Yerohamu wa Elihu, wa Tohu wa Sufu. Yari afite abagore babiri, Hana na Penina. Penina yari afite abana, naho Hana nta n'umwe yari afite. Buri mwaka Elikana yajyaga i Shilo gusenga Uhoraho Nyiringabo, no kumutura ibitambo. Icyo gihe abahungu bombi ba Eli, ari bo Hofuni na Finehasi bari abatambyi b'Uhoraho i Shilo. Uko Elikana yaturaga igitambo cy'umusangiro, yahaga Penina na buri mwana umurwi, ariko Hana akamuha umugabane w'akarusho kuko yari inkundwakazi, nubwo Uhoraho atari yaramuhaye kubyara. Mukeba we Penina yahoraga amukwena kugira ngo amubabaze, kuko Uhoraho yamugize ingumba. Buri mwaka uko bajyaga ku Nzu y'Uhoraho, ni ko Penina yamukwenaga, Hana akarira akanga no kurya. Umugabo we Elikana akamubaza ati: “Urarizwa n'iki? Ni kuki wanga kurya? Ni iki kikubabaje? Mbese sinkurutira abahungu icumi?” Umunsi umwe bari i Shilo bamaze gufungura, Hana arahaguruka ajya gusenga. Ubwo umutambyi Eli akaba yicaye ku ntebe ye hafi y'umuryango w'Ingoro y'Uhoraho. Hana yari afite agahinda kenshi, ararira cyane. Nuko ahiga umuhigo agira ati: “Uhoraho Nyiringabo, reba akababaro umuja wawe ndimo. Unyiteho ntuntererane, ahubwo umpe akana k'agahungu. Niyemeje kuzakakwegurira burundu, kandi ntikazigera kogoshwa.” Hana amara umwanya muremure asenga Uhoraho. Eli yaramwitegerezaga akabona iminwa inyeganyega, ariko ntagire icyo yumva kuko yasengaga bucece. Nuko Eli agira ngo Hana yasinze, ni ko kumubwira ati: “Uzakomeza gusinda kugeza ryari? Waretse inzoga!” Hana aramusubiza ati: “Oya nyakubahwa, sinanyoye divayi cyangwa izindi nzoga, ahubwo ndi umugore washavuye nkaba naje kuganyira Uhoraho. Ishavu n'agahinda byandenze, ni byo natinze mbwira Uhoraho. Ntumfate nk'umugore w'umupfayongo!” Eli aramubwira ati: “Genda amahoro, kandi Imana y'Abisiraheli iguhe icyo wayisabye.” Hana na we ati: “Nyakubahwa, ubonye nakugizeho ubutoni!” Nuko Hana aragenda yemera kurya, no mu maso he haracya. Bukeye Elikana n'urugo rwe bazinduka bajya kuramya Uhoraho, barangije basubira iwabo i Rama. Elikana aryamana n'umugore we Hana, maze Uhoraho yumva isengesho rye. Hana asama inda, abyara umuhungu amwita Samweli kuko yagiraga ati: “Namusabye Uhoraho.” Uwo mwaka Elikana asubira i Shilo hamwe n'urugo rwe, gutura Uhoraho igitambo cya buri mwaka n'icyo guhigura umuhigo. Icyakora Hana ntiyajyanye n'umugabo we, aramubwira ati: “Ntegereje ko umwana acuka nkabona kuzamujyana i Shilo, nkamutura Uhoraho akigumirayo burundu.” Elikana aramusubiza ati: “Nta cyo bitwaye, nushaka igumire hano kugeza ubwo umwana azacuka. Uhoraho nasohoze ijambo rye.” Nuko Hana aguma imuhira, yonsa umwana we kugeza acutse. Amaze kumucutsa, ahita amujyana mu Nzu y'Uhoraho i Shilo nubwo yari akiri muto. Hana n'umugabo we bajyana ikimasa cy'imyaka itatu, n'ibiro icumi by'ifu n'uruhago rw'uruhu rwuzuye divayi. Nuko batamba cya kimasa, naho umwana bamushyikiriza Eli. Hana ni ko kubwira Eli ati: “Nyakubahwa, ndakumenyesha rwose ko ndi wa mugore wari ukuri iruhande, nganyira Uhoraho. Uyu mwana ni we nasabaga, none Uhoraho yaramumpaye. Nanjye rero mutuye Uhoraho, azibere uw'Uhoraho ubuzima bwe bwose.” Nuko baramya Uhoraho. Hana asenga agira ati: “Umutima wanjye wasābwe n'ibyishimo kubera Uhoraho, Uhoraho ni we nkesha imbaraga. Abanzi banjye mbahaye urw'amenyo, Uhoraho, ndagushimira ko wankijije. Uhoraho, ni wowe muziranenge wenyine, nta yindi mana ibaho uretse wowe, Mana yacu, ni wowe wenyine rutare twegamira. “Ntimugasukiranye amagambo y'ubwirasi, ntimukavugane agasuzuguro, koko Uhoraho ni Imana izi byose, ni we uzi impamvu z'ibikorwa byose by'abantu. Imiheto y'intwari iravunika, naho abanyantegenke abagwiriza imbaraga. Abari barariye bagahaga ubu barashaka aho baca incuro, naho abari baraguye umudari ubu baradamaraye. Umugore wari ingumba abyaye karindwi, naho uwari wishimiye urubyaro, arigunze. Uhoraho arica kandi akabeshaho, ni we ujyana abantu ikuzimu, kandi ni we ubakurayo. Uhoraho atanga ubukene n'ubukire, acisha bugufi kandi agakuza. Akura umunyantegenke mu mukungugu, umukene na we amukura mu ivu, abicaza mu mwanya w'ibikomangoma, abashyira mu rwego rw'abanyacyubahiro. Koko isi yose ni iy'Uhoraho, ni we wayishinze ku mfatiro zayo. Uhoraho arinda abamwubaha, naho abagome batikirira mu icuraburindi, nubwo bagira imbaraga ntibazarokoka. Uhoraho azarimbura abanzi be, azabakubitisha inkuba yibereye mu ijuru. Azacira imanza abatuye isi bose, azaha ububasha umwami yitoranyirije, azakuza uwo yimikishije amavuta.” Hanyuma Elikana asubira iwe i Rama, naho umwana Samweli aguma i Shilo akorera Uhoraho, atozwa n'umutambyi Eli. Abahungu ba Eli bari abapfayongo, ntibitaga ku Uhoraho no ku byo abatambyi bagombaga gukorera rubanda. Iyo umuntu yaturaga igitambo, umwe mu bagaragu babo yazaga aho batetse inyama afite igikanya cy'amenyo atatu, akakijomba mu ngunguru cyangwa mu isafuriya, cyangwa mu nkono cyangwa mu cyungo. Nuko ibyo icyo gikanya kijabuye, bikaba iby'umutambyi. Nguko uko bene Eli bagenzerezaga Abisiraheli bose bazaga i Shilo. Ndetse umutambyi ataranatwika urugimbu rw'igitambo, umugaragu we yarazaga akabwira uwatambaga igitambo ati: “Mpa inyama zo kokereza umutambyi, ntashaka ko umuha izitetse arishakira imbisi.” Iyo undi yamusubizaga ati: “Reka babanze batwike urugimbu, hanyuma utware izo ushaka”, umugaragu yaramubwiraga ati: “Zimpe nonaha, niba wanze ndazitwara ku gahato.” Icyo cyaha cya bene Eli cyari gikomeye cyane ku Uhoraho, kuko batubahaga amaturo yamugenewe. Umwana Samweli yiyambariraga ikanzu y'umweru, agakorera Uhoraho. Uko umwaka utashye, nyina wa Samweli yamudoderaga umwambaro, akawumushyīra iyo yajyanaga n'umugabo we i Shilo gutamba igitambo cya buri mwaka. Eli yasabiraga umugisha Elikana n'umugore we, akabwira Elikana ati: “Uhoraho azaguhe kubyarana n'uwo mugore abandi bana, bo gusimbura uwo yasabye Uhoraho akamumutura.” Hanyuma bagasubira iwabo. Nuko Uhoraho agirira Hana impuhwe, abyara abandi bahungu batatu n'abakobwa babiri, naho umwana Samweli akomeza gukurira mu Nzu y'Uhoraho. Umutambyi Eli yari ageze mu zabukuru. Amenye uko abahungu be bitwara mu Bisiraheli, n'uko basambanaga n'abagore bakoraga ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro, arababwira ati: “Ibyo nabumviseho ni ibiki? Abantu bose bavuga ko mwifata nabi! Bana banjye, nimusigeho! Ibyo numva ubwoko bw'Uhoraho bubavugaho biteye isoni! Iyo umuntu akoreye undi ikosa, Uhoraho ashobora kubunga, ariko se iyo umuntu acumuye ku Uhoraho, ni nde wabunga?” Nyamara abo bahungu ntibigeze bita ku byo se ababwira. Koko rero, Uhoraho yari yamaze kwemeza ko bagomba gupfa. Naho umwana Samweli yakomezaga gukura neza, ashimwa n'Uhoraho n'abantu. Umuhanuzi asanga Eli aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ati: ‘Nimenyesheje ba sokuruza igihe bari mu Misiri bakorera umwami waho. Mu miryango yose y'Abisiraheli sokuruza Aroni ni we nahisemo ngo ambere umutambyi, ashingwa imirimo y'urutambiro rwanjye no kunyosereza imibavu no kungisha inama. Ndetse we n'abamukomokaho nabeguriye umugabane ku bitambo bitwikwa, Abisiraheli batura. None se, ni kuki mutubaha ibitambo n'amaturo nategetse ko banzanira mu Nzu yanjye? Dore murabyibushywa n'inyama nziza z'ibitambo ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli banzanira! Kuki wubaha abahungu bawe kuruta uko unyubaha? Jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli nari nasezeranyije urugo rwawe ndetse n'abazagukomokaho bose ko muzambera abatambyi iteka ryose, ariko noneho mvuze ko atari ko bikimeze. Abanyubaha nzabakuza, naho abansuzugura nzabakoza isoni. Bidatinze, ngiye kukuvutsa abanyamaboko mu rugo rwawe no mu nzu yawe, ku buryo nta wo muri mwe uzagera mu zabukuru. Abisiraheli bazagubwa neza, naho mu Ngoro yanjye uzahasimburwa n'undi, kandi mu rugo rwawe nta musaza uzongera kuhaboneka. Abenshi mu muryango wawe bazakenyuka, n'abazakomeza umurimo w'ubutambyi bazaguteza ishavu n'intimba. Ikizabikwemeza ni uko abahungu bawe bombi, Hofuni na Finehasi bazapfira umunsi umwe. Nzitoranyiriza umutambyi w'umunyamurava uzakora ibyo nifuza. Nzamutonesha we n'abazamukomokaho, bazahora bagaragiye umwami nimikishije amavuta. Uzaba yararokotse mu bazagukomokaho, azajya kwikubita imbere y'abo batambyi kugira ngo arebe ko yabona igikoroto cy'ifeza cyangwa akamanyu k'umugati, kandi abinginge kugira ngo bamuhe akazi babonye kose mu mirimo y'abatambyi, abone icyo kumutunga.’ ” Umwana Samweli yakoreraga Uhoraho atōzwa na Eli. Muri icyo gihe, abumvaga ijwi ry'Uhoraho n'ababonekerwaga bari mbarwa. Umutambyi Eli yari atangiye guhuma, atabona neza. Ijoro rimwe yari yiryamiye ku buriri bwe. Samweli we yari yiryamiye mu Nzu y'Uhoraho hafi y'Isanduku y'Imana. Igihe itara ryo mu Nzu y'Imana ryari ritarazima, Uhoraho ahamagara Samweli, na we aritaba ati: “Karame!” Samweli yiruka asanga Eli, aramubwira ati: “Ndakwitabye kuko umpamagaye.” Eli aramusubiza ati: “Sinaguhamagaye, subirayo uryame.” Samweli asubira kuryama. Uhoraho yongera guhamagara Samweli. Samweli arabyuka asanga Eli, aramubwira ati: “Ndakwitabye kuko umpamagaye.” Eli aramusubiza ati: “Sinaguhamagaye mwana wanjye, subirayo uryame.” Samweli yari ataramenya Uhoraho, kuko Uhoraho yari ataramuvugisha. Uhoraho ahamagara Samweli ubwa gatatu, maze Samweli asanga Eli, aramubwira ati: “Ndakwitabye kuko umpamagaye.” Noneho Eli amenya ko ari Uhoraho uhamagara umwana. Ni ko kumubwira ati: “Genda uryame, niyongera kuguhamagara umusubize uti: ‘Uhoraho, vuga umugaragu wawe nguteze amatwi.’ ” Nuko Samweli asubira ku buriri bwe araryama. Uhoraho araza yongera guhamagara nka mbere ati: “Samweli, Samweli.” Samweli arasubiza ati: “Vuga, umugaragu wawe nguteze amatwi.” Nuko Uhoraho aramubwira ati: “Hari icyo ngiye gukora mu Bisiraheli, ku buryo uzabyumva wese azakubitwa n'inkuba. Icyo gihe umuryango wa Eli nzawuteza ibyago byose navuze nta na kimwe nsize inyuma. Namumenyesheje ko nzarimbura umuryango we burundu. Koko rero, abahungu be baracumuye biha kunsuzugura, maze arabihorera kandi abizi. Ni yo mpamvu narahiriye umuryango wa Eli, ko nta bitambo cyangwa amaturo byo guhongerera ibyaha byabo nzemera.” Nuko Samweli akomeza kuryama ageza mu gitondo, hanyuma arabyuka akingura inzugi z'Inzu y'Uhoraho, ariko ntiyatinyuka gutekerereza Eli ibyerekeye ibonekerwa rye. Eli aramuhamagara ati: “Samweli mwana wanjye.” Samweli aritaba ati: “Karame!” Eli ati: “Imana yakubwiye iki? Uramenye ntugire icyo umpisha. Nugira ijambo na rimwe umpisha mu byo yakubwiye, iguhane yihanukiriye.” Nuko Samweli amutekerereza byose nta cyo amuhishe. Eli ni ko kuvuga ati: “Ni Uhoraho, abigenze uko yishakiye.” Samweli akomeza gukura kandi Uhoraho yari kumwe na we, ku buryo nta jambo rya Samweli ritasohoraga. Mu gihugu cyose cya Isiraheli, guhera i Dani kugera i Bērisheba, bamenya ko Samweli ari umuhanuzi w'Uhoraho koko. Uhoraho yakomeje kwigaragariza i Shilo. Ni ho yihishuriraga Samweli kugira ngo amugezeho ijambo rye, Samweli na we arigeze ku Bisiraheli bose. Umunsi umwe Abisiraheli bajya kurwanya Abafilisiti, bakambika Ebenezeri, naho Abafilisiti bakambika Afeki. Nuko Abafilisiti batera Abisiraheli, urugamba rurakomera batsinda Abisiraheli, babicamo abantu bagera ku bihumbi bine kuri urwo rugamba. Abasigaye bageze mu nkambi, abakuru b'Abisiraheli baravuga bati: “Ni kuki Uhoraho yatumye Abafilisiti badutsinda? Nimuze tujye i Shilo kuzana Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho, nituyijyana ku rugamba izaduha gutsinda abanzi bacu.” Nuko bohereza abantu i Shilo bo kuzana Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho Nyiringabo, uganje hagati y'amashusho y'abakerubi. Abahungu bombi ba Eli, Hofuni na Finehasi ni ho bari bari. Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho igeze mu nkambi, ingabo zose z'Abisiraheli zirasakuza cyane, isi iratingita. Abafilisiti bumvise urwo rusaku, baravuga bati: “Urwo rusaku rwinshi ruvugiye mu nkambi y'Abaheburayi rusobanura iki?” Bamenye ko Isanduku y'Uhoraho yahageze, bashya ubwoba maze barabwirana bati: “Imana yageze mu nkambi yabo, ibintu nk'ibi ntibyigeze bibaho, noneho turashize! Koko turashize! Ni nde uzaturokora ububasha bw'izo mana z'ibihangange? Ni zo zateje Abanyamisiri ibyago by'ishyano ryose mu butayu! Bafilisiti, nimukomere kandi mube intwari, naho ubundi twaba inkoreragahato z'Abaheburayi nk'uko na bo babaye izacu! Nimuze rero turwane kigabo.” Abafilisiti bagaba igitero batsinda Abisiraheli, babicamo ingabo zigenda ku maguru ibihumbi mirongo itatu, abacitse ku icumu buri wese ahunga yigira iwe. Isanduku y'Imana Abafilisiti barayinyaga, n'abahungu bombi ba Eli, Hofuni na Finehasi barahagwa. Uwo munsi umugabo w'Umubenyamini ava ku rugamba yiruka agera i Shilo, yari yashishimuye imyambaro ye kandi yisize umukungugu mu mutwe kubera agahinda. Yahageze Eli yicaye ku ntebe ye ku muhanda aho yari ategerereje, kuko yari ahangayikishijwe n'Isanduku y'Imana. Uwo mugabo ahita atangaza iyo nkuru mbi, umujyi wose ucura imiborogo. Eli yumvise iyo nduru arabaza ati: “Urwo rusaku ni urw'iki?” Wa mugabo yihutira kumenyesha Eli iyo nkuru. Icyo gihe Eli yari amaze imyaka mirongo cyenda n'umunani avutse, yari atakibona. Nuko uwo mugabo aramubwira ati: “Mvuye ku rugamba kandi naje mpunze.” Eli aramubaza ati: “Mwana wanjye se, byagenze bite?” Iyo mbitsi irasubiza iti: “Abisiraheli bakubiswe incuro n'Abafilisiti, kandi twatakaje ingabo nyinshi, ndetse n'abahungu bawe bombi Hofuni na Finehasi bapfuye, n'Isanduku y'Imana iranyagwa.” Uwo mugabo yabaye akivuga Isanduku y'Imana, Eli ahanuka ku ntebe agwa agaramye imbere y'irembo, akuba ijosi arapfa, kuko yari ashaje cyane kandi yiremereye. Eli yari yarategetse Abisiraheli imyaka mirongo ine. Umukazana wa Eli ari we muka Finehasi, yari atwite inda nkuru. Yumvise ko Isanduku y'Imana yanyazwe kandi ko sebukwe n'umugabo we bapfuye, afatwa n'ibise, arapfukama arabyara. Kubera ko yendaga gupfa, abagore bamubyazaga baramubwira bati: “Humura! Dore ubyaye umuhungu!” Nyamara ntiyagira icyo abasubiza ndetse ntiyanabyitaho. Ariko yita uwo mwana Ikabodi agira ati: “Hehe n'ikuzo mu Bisiraheli!” Yamwise atyo kubera ko Isanduku y'Imana yari yanyazwe, n'uko sebukwe n'umugabo we bari bapfuye. Nuko asamba avuga ati: “Hehe n'ikuzo mu Bisiraheli, ko Isanduku y'Imana yanyazwe!” Abafilisiti rero bari banyaze Isanduku y'Imana, bayivana Ebenezeri bayijyana Ashidodi, mu ngoro y'ikigirwamana cyabo Dagoni, bayitereka iruhande rw'ishusho ryacyo. Bukeye Abanyashidodi basanga ishusho rya Dagoni ryituye hasi ryubamye imbere y'Isanduku y'Uhoraho, bararyegura barisubiza mu mwanya waryo. Bukeye bwaho basanga ryongeye kugwa ryubamye, imbere y'Isanduku y'Uhoraho hari igihimba cyonyine, umutwe n'ibiganza byataratse biri ku muryango. Ni cyo gituma n'ubu abatambyi b'ikigirwamana Dagoni, kimwe n'abandi bantu bose binjiye mu ngoro yacyo y'i Ashidodi, hari aho batagomba gukoza ibirenge ku muryango wayo. Nuko Uhoraho yibasira Abanyashidodi arabahahamura, abateza ibibyimba bo n'abatuye hafi yabo. Abanyashidodi babonye ibibabayeho, baravuga bati: “Isanduku y'Imana y'Abisiraheli ntigume iwacu, iyo Mana yatwibasiye twe n'imana yacu Dagoni.” Nuko bakoranya abategetsi batanu b'Abafilisiti, maze barababaza bati: “Isanduku y'Imana y'Abisiraheli tuyigenze dute?” Barasubiza bati: “Nijyanwe i Gati.” Nuko bayijyanayo, ariko bakihagera Uhoraho yibasira Abanyagati, abateza ibibyimba kuva ku muto kugeza ku mukuru, umujyi wose ukuka umutima. Nuko Isanduku y'Imana bayijyana Ekuroni. Ariko ikihagera, Abanyekuroni bavuza induru bati: “Bimuriye Isanduku y'Imana y'Abisiraheli iwacu, kugira ngo iturimbure twese!” Nuko na bo bakoranya abategetsi bose b'Abafilisiti, barababwira bati: “Nimuvane hano Isanduku y'Imana y'Abisiraheli muyisubize iwabo, naho ubundi iratumara twese!” Koko rero, Abanyekuroni bose bari bakutse umutima, batinya gupfa kuko na bo Imana yari yabibasiye bikomeye. Bose bafatwaga n'ibibyimba, benshi bagapfa. Nuko gutaka kwabo kugera ku Mana yo mu ijuru. Isanduku y'Uhoraho yamaze amezi arindwi mu gihugu cy'Abafilisiti. Amaherezo Abafilisiti babaza abatambyi n'abapfumu babo bati: “Isanduku y'Uhoraho tuyigenze dute? Nimutubwire uburyo tuzayisubiza mu Bisiraheli.” Barabasubiza bati: “Nimusubizayo Isanduku y'Imana y'Abisiraheli, muramenye ntimuyohereze yonyine, ahubwo muyoherezanye n'amaturo yo kwiyunga n'Imana yabo. Bityo muzakira ibibyimba, mumenyereho ko iyo Mana ari yo yari yabibasiye.” Abafilisiti barabaza bati: “Ariko se ni ayahe maturo tugomba kuyitura” Abatambyi n'abapfumu barabasubiza bati: “Kubera ko icyorezo cyabateye mwebwe n'abategetsi banyu ari kimwe, muyiture ibibyimba bitanu bicuzwe mu izahabu, n'imbeba eshanu na zo zicuzwe mu izahabu mukurikije umubare w'abategetsi banyu. Muzacure rero amashusho y'ibibyimba byanyu n'ay'imbeba zayogoje igihugu cyanyu, muhe ikuzo Imana y'Abisiraheli. Ahari izarekeraho kubibasira mwebwe n'imana zanyu n'igihugu cyanyu. Ntimunangire imitima nk'uko Abanyamisiri n'umwami wabo babigenje. Mwibuke ukuntu iyo Mana yabagenje kugeza ubwo baretse Abisiraheli bakagenda. Ubu rero nimukore igare rishyashya, mufate inka ebyiri zonsa kandi zitigeze zikurura igare. Muzazizirike ku igare ariko inyana muzisubize mu kiraro. Isanduku y'Uhoraho muzayishyire mu igare, maze iruhande rwayo muhashyire agasanduku karimo ya mashusho y'izahabu muzaba mutanze ho ituro ryo kwiyunga n'Uhoraho. Hanyuma muzohereze igare rigende. Muzitegereze, nirifata icyerekezo cyo mu gihugu cy'Abisiraheli ahagana i Betishemeshi, muzamenya ko ari Uhoraho waduteje ibi byorezo. Niriterekeza iyo nzira, tuzamenya ko atari Uhoraho wabiduteje, ahubwo ari ibyizanye.” Abafilisiti babigenza batyo, bafata inka ebyiri zonsa bazizirika ku igare, izazo bazirekera mu kiraro. Isanduku y'Uhoraho bayishyira mu igare hamwe na ka gasanduku karimo ya mashusho y'imbeba n'ay'ibibyimba. Za nka ziboneza inzira y'i Betishemeshi, zigenda zabira nta kugana iburyo cyangwa ibumoso. Abategetsi b'Abafilisiti baherekeza igare kugera ku mupaka w'i Betishemeshi. Abaturage b'uwo mujyi bari mu kibaya basarura ingano, bakubise amaso Isanduku basābwa n'ibyishimo. Igare rigeze mu murima wa Yozuwe w'i Betishemeshi rihagarara aho, iruhande rw'urutare. Ni ko kwasa imbaho zari zikoze igare, maze za nka bazitambira Uhoraho ho igitambo gikongorwa n'umuriro. Abalevi bari bururukije Isanduku y'Uhoraho mu igare hamwe na ka gasanduku karimo ya mashusho y'izahabu, babishyize kuri rwa rutare. Uwo munsi abaturage b'i Betishemeshi batura Uhoraho ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'ibindi bitambo. Ba bategetsi b'Abafilisiti, bamaze kubibona, bisubirira Ekuroni. Abafilisiti bari batuye Uhoraho amaturo yo kwiyunga na we, agizwe n'amashusho atanu y'ibibyimba acuzwe mu'izahabu, angana n'imijyi yabo mikuru ari yo Ashidodi na Gaza, na Ashikeloni na Gati na Ekuroni. Naho imbeba z'izahabu, umubare wazo wanganaga n'uw'imijyi yose itegekwa na ba bategetsi batanu, yaba ikikijwe n'inkuta, yaba imidugudu yo mu cyaro, kugeza ku rutare runini rw'aho bari bateretse Isanduku y'Uhoraho, na n'ubu rukiri mu isambu ya Yozuwe i Betishemeshi. Abaturage b'i Betishemeshi barebye mu Isanduku y'Uhoraho, abicamo abantu mirongo irindwi, abasigaye bararira cyane, kuko Uhoraho yari yabahannye yihanukiriye. Hanyuma baravuga bati: “Ni nde wahangara guhagarara imbere y'Uhoraho, ya Mana nziranenge? Iyi Sanduku turayerekeza he?” Batuma i Kiriyati-Yeyarimu bati: “Abafilisiti bagaruye Isanduku y'Uhoraho, none nimuze muyijyane.” Nuko ab'i Kiriyati-Yeyarimu baza gutwara Isanduku y'Uhoraho, bayijyana kwa Abinadabu wari utuye mu mpinga y'umusozi. Batoranya umuhungu we Eleyazari ngo abe umurinzi wayo. Isanduku ihamara imyaka makumyabiri yose. Muri icyo gihe, Abisiraheli bose bifuzaga kugarukira Uhoraho. Nuko Samweli arababwira ati: “Niba mushaka kugarukira Uhoraho mubikuye ku mutima, nimureke gusenga za Ashitaroti n'izindi mana z'abanyamahanga, nimukomere ku Uhoraho wenyine, ni bwo azabakiza Abafilisiti.” Nuko Abisiraheli bareka gusenga za Bāli na za Ashitaroti, bayoboka Uhoraho wenyine. Samweli ategeka Abisiraheli bose gukoranira i Misipa, kugira ngo abasabire ku Uhoraho. Nuko bakoranira i Misipa, bavoma amazi bayasuka hasi imbere y'Uhoraho, biyiriza ubusa baravuga bati: “Koko twacumuye ku Uhoraho.” Aho ni ho Samweli yatangiriye kuba umurengezi w'Abisiraheli. Abafilisiti bamenye ko Abisiraheli bakoraniye i Misipa, abategetsi babo batera igihugu cya Isiraheli. Abisiraheli babimenye bashya ubwoba, babwira Samweli bati: “Komeza utwingingire Uhoraho Imana yacu, adukize Abafilisiti.” Nuko Samweli afata umwana w'intama utaracuka, awutambira Uhoraho ho gitambo gikongorwa n'umuriro, kandi yingingira Abisiraheli, Uhoraho na we yita kuri iryo sengesho. Koko rero, igihe Samweli yatambaga icyo igitambo, Abafilisiti basatira Abisiraheli ngo babarwanye. Ariko Uhoraho ahindisha cyane inkuba, aca igikuba mu ngabo z'Abafilisiti, Abisiraheli bazikubita incuro. Abisiraheli bava i Misipa birukankana Abafilisiti babica umugenda, babageza hepfo ya Betikari. Nuko Samweli afata ibuye, arishinga hagati ya Misipa na Sheni aryita Ebenezeri agira ati: “Kugeza ubu Uhoraho yaradufashije.” Abafilisiti batsindwa batyo ntibongera gutera igihugu cy'Abisiraheli. Igihe cyose Samweli yari akiriho, Uhoraho yari yaribasiye Abafilisiti. Abisiraheli bisubiza imijyi yabo Abafilisiti bari barigaruriye mu karere kari hagati ya Ekuroni na Gati, ako karere kava mu maboko y'Abafilisiti. Nuko hagati y'Abisiraheli n'Abamori haba amahoro. Samweli yabaye umurengezi w'Abisiraheli kugeza apfuye, buri mwaka yakoraga urugendo akanyura i Beteli n'i Gilugali n'i Misipa, agiye gukemura imanza z'Abisiraheli muri iyo mijyi, hanyuma agataha iwe i Rama. Aho na ho yahakemuriraga imanza, ni na ho yubakiye Uhoraho urutambiro. Samweli ageze mu zabukuru, abahungu be abagira abacamanza mu Bisiraheli. Impfura ye yitwaga Yoweli, uw'ubuheta akitwa Abiya, bakemuriraga imanza i Bērisheba. Icyakora ntibakurikizaga se, bishakiraga inyungu, bakarya ruswa kandi bakagaca urwakibera. Nuko abakuru b'Abisiraheli barakorana basanga Samweli i Rama, baramubwira bati: “Dore ugeze mu zabukuru kandi abahungu bawe ntibagukurikiza. None rero duhe umwami wo kudutegeka nk'uko bimeze mu yandi mahanga.” Ibyo ntibyanezeza Samweli, maze asenga Uhoraho. Uhoraho aramusubiza ati: “Tega amatwi Abisiraheli, wumve ibyo bagusaba byose. Mu by'ukuri si wowe banze, ahubwo ni jyewe. Ntibashaka ko nkomeza kubabera umwami. Kuva umunsi nabavanye mu Misiri kugeza ubu, ntibahwemye kunyimūra bakayoboka izindi mana, ibyo bankoreye ubu nawe ni ibyo bagukoreye. None rero wemere ibyo bagusaba, icyakora ubabwize amashirakinyoma ubabwire uburyo uwo mwami azabagenza.” Samweli abwira abari bamusabye umwami amagambo yose atumwe n'Uhoraho agira ati: “Dore uko umwami uzabategeka uko azabagenza: azafata abahungu banyu abagire ingabo zo gutwara amagare ye y'intambara, n'izo kurwanira ku mafarasi ye, n'abo kwiruka imbere y'igare rye. Azafata bamwe abahe kuyobora ingabo igihumbi, abandi amatsinda y'ingabo mirongo itanu. Azafata abo kumuhingira n'abo gusarura imyaka ye, n'abo kumucurira intwaro n'ibikoresho by'amagare ye. Azafata n'abakobwa banyu bajye bamukorera imibavu, bamutekere kandi bamukorere n'imigati. Imirima yanyu n'imizabibu yanyu, n'iminzenze yanyu by'indobanure azabifata abihe abagaragu be. Umusaruro uzava mu mirima yanyu n'uw'imizabibu yanyu azawukuraho kimwe cya cumi, agihe ibyegera bye n'abagaragu be. Azigarurira abagaragu banyu n'abaja banyu, n'inka zanyu nziza n'indogobe zanyu kugira ngo abyikoreshereze. Azafata kimwe cya cumi mu mikumbi yanyu. Mbese muzamubera abagaragu. Igihe kimwe muzatakambira Uhoraho kugira ngo abakize umwami mwihitiyemo, ariko ntazabitaho.” Nyamara Abisiraheli banga kumva ibyo Samweli ababwiye, baravuga bati: “Ibyo nta cyo bitubwiye, turishakira umwami kugira ngo tumere nk'andi mahanga. Umwami wacu azaturengera, ajye agaba ibitero by'ingabo zacu kandi aturwanirire.” Samweli atega amatwi ibyo Abisiraheli bavugaga byose, maze abisubiriramo Uhoraho. Uhoraho aramubwira ati: “Bemerere ibyo bagusaba, ubimikire umwami.” Nuko Samweli asezerera Abisiraheli, buri muntu asubira iwabo. Mu ntara y'Ababenyamini hari hatuye Umubenyamini w'umukungu abantu bemeraga, akitwa Kishi mwene Abiyeli, mwene Serori, mwene Bekorati, mwene Afiya. Kishi yari afite umuhungu witwaga Sawuli, akaba umusore utagira uko asa. Mu Bisiraheli nta muntu bari bahwanyije uburanga, kandi mu gihagararo umuremure muri bo yamugeraga ku rutugu. Umunsi umwe, indogobe za Kishi zirazimira. Kishi abwira umuhungu we Sawuli kujyana n'umwe mu bagaragu gushaka izo ndogobe. Sawuli n'umugaragu we bashakira mu misozi y'Abefurayimu no mu ntara ya Shalisha, ariko ntibazibona. Nuko bajya mu ntara ya Shālimu na ho biba uko, hanyuma basubira mu ntara y'Ababenyamini na ho baraziheba. Bageze mu ntara yitwa Sufu, Sawuli abwira umugaragu we ati: “Reka twisubirire imuhira, naho ubundi data yakwibagirwa indogobe agasigara ari twe ahagarikiye umutima!” Umugaragu aramusubiza ati: “Muri uriya mujyi hari umuntu w'Imana akaba n'umugabo w'ikirangirire, ibyo avuze byose biraba. Reka tujye kumureba, wenda yaturangira icyerekezo twashakiramo.” Sawuli aramubwira ati: “Ngaho tujyeyo. Ariko se turamutura iki ko n'impamba yacu yashize, tukaba nta kintu na busa dusigaranye twamuhaho impano?” Umugaragu we aramubwira ati: “Hano mfite igiceri gihwanye na kimwe cya kane cy'igikoroto cy'ifeza, ndakimuha aturangire inzira.” Abakobwa barabasubiza bati: “Arahari ari imbere aho. Uyu munsi ni bwo yaje, kuko abaturage bari butambire Uhoraho igitambo ahasengerwa. None rero nimwihute muramubona mukinjira mu mujyi, mbere y'uko azamuka ajya ahasengerwa gusangira n'abandi igitambo. Abatumiwe baramutegereje kuko ari we uri buhereze Uhoraho igitambo, bakabona kurya. Mwihuse mwamusangayo.” Nuko binjira mu mujyi, bahura na Samweli asohotse agiye ahasengerwa. Uhoraho yari yaraye abwiye Samweli ati: “Ejo iki gihe nzakoherereza umuntu w'Umubenyamini, uzamwimikishe amavuta abe umuyobozi w'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli. Barantakambiye numva amaganya yabo, none uwo ni we uzabakiza Abafilisiti.” Samweli akibona Sawuli, Uhoraho aramubwira ati: “Dore wa muntu nari nakubwiye, ni we uzayobora ubwoko bwanjye.” Nuko Sawuli yegera Samweli ku irembo ry'umujyi, aramubaza ati: “Ntiwandangira aho umuntu ubonekerwa atuye?” Samweli aramusubiza ati: “Ni jyewe. Ngwino tuzamukane tujye ahasengerwa. Uyu munsi murasangira nanjye, ejo mu gitondo nimara gusubiza ibibazo byose wibaza nzakureka ugende. Naho indogobe zimaze iminsi itatu zizimiye, ntizikubabaze zarabonetse. Ese ubundi iby'agaciro byose mu Bisiraheli bishingiye kuri nde? Si kuri wowe no ku nzu ya so?” Sawuli aramusubiza ati: “Ibyo bishoboka bite? Ndi Umubenyamini kandi umuryango wacu ni wo muto mu miryango y'Abisiraheli! Ndetse n'inzu yacu ni yo yoroheje mu Babenyamini.” Bamaze gutamba igitambo Samweli ajyana Sawuli n'umugaragu we mu cyumba barīramo, abicaza mu mwanya w'icyubahiro. Hari n'abandi batumirwa nka mirongo itatu. Hanyuma ategeka umutetsi kuzana inyama yari yamubikije. Umutetsi azana ukuguru kose agushyira imbere ya Sawuli. Nuko Samweli aravuga ati: “Ngizo inyama bakubikiye uzirye, ni wowe zahishiwe kuko natumiye aba bantu ari wowe nteganyiriza.” Nuko Sawuli asangira atyo na Samweli. Hanyuma baramanuka bava ahasengerwa basubira mu mujyi, Samweli azamukana na Sawuli bajya ku gisenge gishashe cy'inzu ye, aba ari ho baganirira. Bukeye barazinduka mu museke, Samweli ahamagara Sawuli wari waraye hejuru y'inzu aramubwira ati: “Ngwino ngusezerere.” Nuko Samweli aherekeza Sawuli, bageze ku mbibi z'umujyi Samweli aramubwira ati: “Bwira umugaragu wawe atambuke.” Umugaragu abaha intera. Nuko Samweli yungamo ati: “Wowe hagarara gato nkugezeho ubutumwa bw'Imana.” Nuko Samweli afata agacupa k'amavuta ayasuka ku mutwe wa Sawuli, maze aramuhobera agira ati: “Uhoraho yakwimikishije amavuta kugira ngo ube umuyobozi w'Abisiraheli. Nitumara gutandukana ukagera i Selisa ku mupaka w'Ababenyamini hafi y'imva ya Rasheli, urahura n'abagabo babiri bakubwire bati: ‘Indogobe washakaga zarabonetse. So ntakizihangayikiye, ahubwo ni mwe mumuhagaritse umutima yibaza icyo yakora ngo yongere ababone.’ Nyuma urakomeza urugendo ugere ku giti cy'inganzamarumbu cy'i Taboru, urahahurira n'abagabo batatu bagiye gusenga Imana i Beteli. Umwe araba atwaye abana b'ihene batatu, undi afite imigati itatu, n'undi wikoreye uruhago rw'uruhu rurimo divayi. Baragusuhuza baguhe n'imigati ibiri, uyakire. Nyuma y'ibyo uragera i Gibeya-Elohimu, aho ingabo z'Abafilisiti zikambitse. Niwinjira mu mujyi urahura n'itsinda ry'abahanuzi, bamanutse bava ahasengerwa Imana bahanura. Imbere yabo haraba hari abacuranga inanga y'indoha n'inanga nyamuduri, n'abavuza ingoma n'imyirongi. Mwuka w'Uhoraho arakuzaho uhinduke undi, uhanure hamwe na bo. Numara kubona ibyo bimenyetso byose, uramenyeraho ko Imana iri kumwe nawe. Ubwo ni bwo uzakora ibyo ugomba gukora. Uzamanuke untegerereze i Gilugali, nyuma y'iminsi irindwi nzagusangayo mpatambire ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro. Ni bwo nzakubwira ibyo uzakora.” Sawuli akimara gutandukana na Samweli, Imana ihindura umutima we kandi uwo munsi bya bimenyetso byose arabibona. Ageze i Gibeya ahura n'itsinda ry'abahanuzi, Mwuka w'Imana amuzaho ahanurira rwagati muri bo. Abari basanzwe bamuzi babibonye barabazanya bati: “Ese mwene Kishi byamugendekeye bite? Ese Sawuli na we yabaye umuhanuzi?” Umwe mu baturage baho yungamo ati: “Ariko se bariya bo bakomoka kuri nde?” Ni ho havuye imvugo ngo “Ese Sawuli na we yabaye umuhanuzi?” Sawuli arangije guhanura, arazamuka ajya ahasengerwaga Imana. Se wabo wa Sawuli abaza Sawuli n'umugaragu we ati: “Mwari mwaragiye he?” Sawuli aramusubiza ati: “Twari twaragiye gushaka indogobe zazimiye, tuzibuze tujya kubaza Samweli.” Se wabo aramubwira ati: “Ngaho ntekerereza ibyo Samweli yababwiye.” Sawuli aramusubiza ati: “Yatubwiye ko indogobe zabonetse.” Ariko ntiyamuhingukiriza ibyo Samweli yari yamubwiye byerekeye ubwami. Samweli akoranyiriza Abisiraheli imbere y'Inzu y'Uhoraho i Misipa, arababwira ati: “Uhoraho Imana y'Abisiraheli aravuze ati: ‘Ni jye wabavanye mu Misiri, mbakiza Abanyamisiri n'andi mahanga yose yabakandamizaga.’ None mwimūye Imana yabakijije ibyago byose n'ingorane zose, murarenga muyisaba umwami. Ngaho nimuze imbere y'Inzu y'Uhoraho, mukurikije imiryango yanyu n'amazu yanyu.” Nuko Samweli yigiza hafi imiryango y'Abisiraheli, maze hatoranywa umuryango wa Benyamini. Hanyuma yigiza hafi amazu agize umuryango wa Benyamini hatoranywa inzu ya Matiri, maze Sawuli mwene Kishi aba ari we utoranywa. Nuko baramushaka, ariko ntibamubona. Bongera kubaza Uhoraho bati: “Mbese uwo muntu yaba yaje hano?” Uhoraho arabasubiza ati: “Reba mu mizigo ni ho yihishe!” Bariruka bajya kumuzana, ahagarara hagati y'ikoraniro. Yabasumbaga bose ku buryo umuremure muri bo yamugeraga ku rutugu. Samweli arababwira ati: “Nguyu uwo Uhoraho yatoranyije, muri mwe nta wumeze nka we.” Abisiraheli bavugira icyarimwe bati: “Gahorane ingoma, nyagasani!” Samweli abasobanurira amategeko agenga ubwami, ayandika mu gitabo akibika mu Nzu y'Uhoraho. Nuko asezerera ikoraniro buri muntu ataha iwe. Sawuli na we ataha iwe i Gibeya, aherekejwe n'abagabo b'intwari Imana yari yabishyize ku mutima. Icyakora habonetse abantu b'abapfayongo, maze baravuga bati: “Bishoboka bite se ko uriya muntu yadukiza?” Baramusuzugura banga no kumuha amaturo, ariko Sawuli arabihorera. Nahashi umwami w'Abamoni agota umujyi wa Yabeshi yo muri Gileyadi. Abantu bose b'i Yabeshi baramubwira bati: “Reka tugirane amasezerano maze tukuyoboke.” Ariko Nahashi arabasubiza ati: “Amasezerano nayagirana namwe ari uko mwese mwemeye ko mbanogoramo amaso y'iburyo, bityo nkaba nkojeje isoni Abisiraheli bose.” Abakuru b'i Yabeshi baramubwira bati: “Duhe iminsi irindwi twohereze intumwa mu gihugu cyose cy'Abisiraheli, nitubura udutabara tuzakuyoboka.” Intumwa zigeze i Gibeya, umujyi Sawuli yari atuyemo zitekerereza rubanda ayo magambo, nuko rubanda rwose rucura imiborogo. Sawuli ahinguye aza ashoreye ibimasa bye, maze arabaza ati: “Habaye iki ko abantu baboroga?” Bamutekerereza ibyo intumwa z'i Yabeshi zavuze. Sawuli abyumvise Mwuka w'Imana amuzaho, ararakara cyane. Afata ibimasa bibiri abicagaguramo ibice, abiha intumwa kugira ngo zibijyane mu gihugu cyose cy'Abisiraheli zivuga ziti: “Umuntu utazatabarana na Sawuli na Samweli, ni ko ibimasa bye bizagenzwa!” Sawuli akoranyiriza i Bezeki Abisiraheli ibihumbi magana atatu, n'Abayuda ibihumbi mirongo itatu. Abwira za ntumwa z'i Yabeshi y'i Gileyadi ati: “Nimugende mubwire ab'i Yabeshi ko ejo ku gasusuruko, tuzaba twamaze kubatabara.” Izo ntumwa ziragenda zirabibabwira, baranezerwa cyane. Nuko Abanyayabeshi babwira Abamoni bati: “Ejo tuzabayoboka mutugenze uko mwishakiye.” Sawuli agabanya ingabo mo imitwe itatu. Bujya gucya zitera inkambi y'Abamoni, zirabica kugeza ku gasusuruko. Abacitse ku icumu baratatana, umwe aca ukwe undi ukwe. Nuko Abisiraheli babwira Samweli bati: “Ba bandi batashakaga ko Sawuli atubera umwami bari he? Nibabazane tubice!” Ariko Sawuli arababwira ati: “Uyu munsi nta muntu n'umwe uri bwicwe mu Bisiraheli, kuko Uhoraho yadukijije.” Nuko Samweli abwira Abisiraheli ati: “Nimuze tujye i Gilugali gushimangira ingoma ya Sawuli.” Bose bajyayo bimikira Sawuli imbere y'Uhoraho, bahatambira ibitambo by'umusangiro. Sawuli n'Abisiraheli bose baranezerwa cyane. Samweli abwira Abisiraheli bose ati: “Dore numvise ibyo mwambwiye byose maze mbimikira umwami. None rero nguyu umwami wanyu, jyewe ndisaziye dore imvi ni uruyenzi, n'abahungu banjye muri kumwe. Narabayoboye kuva mu buto bwanjye kugeza ubu. Mbese hari uwo nanyaze ikimasa cye cyangwa indogobe ye? Mbese hari uwo nariganyije cyangwa nakandamije? Ese hari uwo natse ruswa kugira ngo nirengagize ibikorwa bye bibi? Dore ndi hano, nimunshinje imbere y'Uhoraho n'imbere y'umwami yimikishije amavuta. Niba narabikoze nzabyishyura.” Baramusubiza bati: “Ntabwo waturiganyije cyangwa ngo udukandamize, kandi nta we wagize icyo waka.” Arongera arababwira ati: “Uyu munsi Uhoraho n'uyu mwami bambereye abagabo ko nta kintu na kimwe munshinja.” Abisiraheli baramusubiza bati: “Uhoraho yakubereye umugabo.” Nuko Samweli arababwira ati: “Uhoraho ni we watoranyije Musa na Aroni, kandi ni we wavanye ba sokuruza mu Misiri. None rero nimuhaguruke mbashinje imbere y'Uhoraho mbibutsa ibyiza byose yabakoreye, mwebwe na ba sokuruza. Nyuma y'aho Yakobo agereye mu Misiri, ba sokuruza batakambiye Uhoraho maze atuma Musa na Aroni, babavana mu Misiri babatuza muri iki gihugu. Icyakora birengagije Uhoraho Imana yabo, abagabiza Sisera umugaba w'ingabo z'i Hasori, abagabiza n'Abafilisiti n'umwami wa Mowabu barabarwanya. Barongera batakambira Uhoraho bagira bati: ‘Twaracumuye twimūra Uhoraho, tuyoboka za Bāli na za Ashitaroti, none dukize abanzi tuzakuyoboka.’ Nuko Uhoraho aboherereza Gideyoni na Bedani na Yefute nanjye Samweli, abakiza abanzi bari babakikije maze mubaho mu mutekano. Nyamara mubonye Nahashi umwami w'Abamoni yitegura kubatera, mwirengagiza ko Uhoraho Imana yanyu ari we mwami wanyu, murambwira muti: ‘Ibyo ntibihagije turashaka umwami wo kudutegeka.’ “Dore umwami mwahisemo ari na we mwasabye, nguyu Uhoraho aramubahaye. Mujye mwubaha Uhoraho mumuyoboke, mumwumvire kandi ntimugateshuke ku mabwiriza ye. Bityo mwebwe n'umwami wanyu muzayoboka Uhoraho Imana yanyu. Ariko nimutamwumvira ntimwite ku mabwiriza ye, azabibasira nk'uko yibasiye ba sokuruza. None ubu nimugume aho muri, mwitegure kureba igitangaza Uhoraho agiye gukora. Dore turi mu mpeshyi mu isarura ry'ingano, ariko ngiye gusenga Uhoraho ahindishe inkuba kandi agushe imvura. Ubwo ni bwo muri bumenye kandi mwemere ko mwacumuye bikomeye ku Uhoraho mwisabira umwami.” Nuko Samweli arasenga, Uhoraho ahindisha inkuba agusha n'imvura, maze Abisiraheli bose batinya cyane Uhoraho na Samweli. Nuko babwira Samweli bati: “Databuja, udusabire Uhoraho Imana yawe ye kutwica, kuko ku bicumuro byacu byose twongeyeho n'icyo kwisabira umwami.” Samweli arabasubiza ati: “Nimuhumure! Koko mwaracumuye, ariko muramenye ntimuzongere kwimūra Uhoraho, mujye mumukorera n'umutima wanyu wose. Ntimukayoboke ibigirwamana kuko nta cyo byabungura, ntibibasha no kubakiza, nta n'icyo byabamarira. Uhoraho ntazabatererana kuko yiyemeje kubagira ubwoko bwe, kandi ntiyakwitesha icyubahiro. Nanjye ntibikamvugweho ko nacumura ku Uhoraho ndeka kubasabira. Nzakomeza no kubereka imigenzereze itunganiye Uhoraho. Mujye mumwubaha mumukorere mu kuri n'umutima wanyu wose, muzirikana ibikomeye byinshi yabakoreye. Ariko nimukomeza gukora ikibi muzarimbukana n'umwami wanyu.” Sawuli yimye ingoma amaze imyaka mirongo itatu avutse, kandi yamaze imyaka ibiri ku ngoma y'Abisiraheli. Sawuli yatoranyije ingabo ibihumbi bitatu mu Bisiraheli, ibihumbi bibiri ajyana na zo i Mikimasi no ku musozi wa Beteli, naho igihumbi zijyana n'umuhungu we Yonatani i Gibeya mu ntara y'Ababenyamini. Abisiraheli basigaye Sawuli arabasezerera barataha. Yonatani atera Abafilisiti bari bakambitse i Geba, maze iyo nkuru igera ku bandi Bafilisiti. Sawuli ategeka ko bavuza amahembe mu gihugu hose kugira ngo Abaheburayi batabare. Bose babyumvise baravuga bati: “Sawuli yateye inkambi y'Abafilisiti none baturakariye!” Sawuli ategeka ko ingabo zimusanga i Gilugali. Abafilisiti barakorana kugira ngo barwanye Abisiraheli. Bari bafite amagare y'intambara ibihumbi mirongo itatu, n'abarwanira ku mafarasi ibihumbi bitandatu, n'izindi ngabo nyinshi nk'umusenyi wo ku nyanja. Nuko barazamuka bashinga ibirindiro i Mikimasi, mu burasirazuba bwa Betaveni. Abisiraheli babonye ko bari mu kaga, Abafilisiti babasatiriye, bajya kwihisha mu buvumo no mu bigunda no mu bitare, no mu myobo no mu mariba, ndetse bamwe bambuka Yorodani bahungira mu Bagadi mu ntara ya Gileyadi. Sawuli yari acyibereye i Gilugali, maze ingabo zose bari kumwe zishya ubwoba. Sawuli ategereza iminsi irindwi Samweli yari yamubwiye, ariko Samweli ntiyaza i Gilugali, maze ingabo zitoroka Sawuli zirahunga. Sawuli aravuga ati: “Nimunzanire itungo ry'igitambo gikongorwa n'umuriro, n'amatungo y'ibitambo by'umusangiro.” Nuko atamba igitambo gikongorwa n'umuriro. Akimara kugitamba Samweli aba araje, Sawuli ajya kumusanganira. Samweli aramubaza ati: “Ibi wakoze ni ibiki?” Sawuli aramusubiza ati: “Nabonye ingabo zintorotse nawe utinze, kandi Abafilisiti bakoraniye i Mikimasi, ndibwira nti: ‘Abafilisiti bagiye kuza i Gilugali bandwanye kandi ntaratakambira Uhoraho!’ Ni bwo niyemeje gutamba igitambo gikongorwa n'umuriro.” Samweli abwira Sawuli ati: “Wakoze iby'ubucucu, ntiwakurikije itegeko Uhoraho Imana yawe yaguhaye. Iyo urikurikiza, Uhoraho yajyaga guha ingoma yawe kuzaramba mu Bisiraheli! None ingoma yawe ntizamara kabiri. Uhoraho yitoranyirije undi muntu umunogeye amugira umuyobozi w'Abisiraheli, kuko wowe utakurikije itegeko yaguhaye.” Samweli ava i Gilugali, arazamuka ajya i Gibeya mu ntara y'Ababenyamini. Sawuli abarura ingabo zisigaranye na we, asanga zigera kuri magana atandatu. Ubwo Sawuli n'umuhungu we Yonatani n'ingabo bari kumwe, bari bashinze ibirindiro i Geba mu ntara y'Ababenyamini, naho Abafilisiti bari babishinze i Mikimasi. Igihe kimwe, mu nkambi y'Abafilisiti hava amatsinda atatu agiye gusahura, itsinda rimwe ryerekeza Ofura mu ntara ya Shuwali, irindi ryerekeza i Betihoroni, naho irya gatatu ryerekeza ku mupaka uri hejuru y'igikombe cyitwa icy'impyisi, ahagana mu butayu. Mu gihugu cy'Abisiraheli ntihari hakiboneka umucuzi n'umwe, kuko Abafilisiti bari barabibabujije kugira ngo Abaheburayi batazacura inkota cyangwa amacumu. Kugira ngo Abisiraheli batyarishe amasuka cyangwa intorezo cyangwa ibindi bikoresho, bagombaga kujya mu Bafilisiti. Gutyarisha buri gikoresho bishyuraga igiceri. Bityo mu ngabo zose zari kumwe na Sawuli na Yonatani, nta n'umwe wari ufite inkota cyangwa icumu, uretse Sawuli n'umuhungu we Yonatani. Nuko ingabo z'Abafilisiti zishinga ibirindiro ku nzira y'i Mikimasi. Umunsi umwe Yonatani mwene Sawuli abwira umusore wamutwazaga intwaro ati: “Ngwino tujye hakurya hariya aho Abafilisiti bashinze ibirindiro.” Ariko ntiyabibwira se. Ubwo Sawuli yari ari ku mupaka wa Gibeya, yicaye munsi y'igiti cy'umukomamanga i Migironi. Ingabo zari kumwe na we zageraga kuri magana atandatu. Icyo gihe uwagishaga inama Uhoraho yari Ahiya mwene Ahitubu, umuvandimwe wa Ikabodi mwene Finehasi, mwene Eli wari umutambyi w'Uhoraho i Shilo. Ubwo ariko ingabo ntizari zizi ko Yonatani yagiye. Yonatani yagombaga kunyura hagati y'ibitare bibiri birebire, kugira ngo agere aho ingabo z'Abafilisiti zari ziri. Igitare kimwe cyitwaga Bosesi, ikindi kikitwa Sene. Kimwe cyari ahagana mu majyaruguru ahateganye n'i Mikimasi, ikindi kiri ahagana mu majyepfo ahateganye n'i Geba. Nuko Yonatani abwira wa musore wamutwazaga intwaro ati: “Ngwino tujye mu nkambi ya bariya banyamahanga batakebwe, ahari Uhoraho yadufasha kuko ashobora kuduha gutsinda, twaba bake cyangwa benshi.” Uwo musore aramusubiza ati: “Ukore uko wabitekereje, komeza dore ndi kumwe nawe.” Nuko Yonatani aravuga ati: “Noneho reka tugane aho bari batubone. Nibatubwira bati: ‘Nimuhagarare aho tubanze tumenye ikibagenza’, turahagarara twe kubegera. Ariko nibatubwira ngo tuzamuke tubegere, turazamuka kuko biba ari ikimenyetso cy'uko Uhoraho yabatugabije.” Bombi biyereka ingabo z'Abafilisiti, maze Abafilisiti baravuga bati: “Dore Abaheburayi bavumbutse mu myobo bari bihishemo.” Nuko izo ngabo zibwira Yonatani n'uwari umutwaje intwaro ziti: “Nimuzamuke tubabwire.” Yonatani abwira uwari umutwaje intwaro ati: “Nkurikira kuko Abafilisiti Uhoraho yabagabije Abisiraheli.” Nuko Yonatani azamuka akambakamba, uwari umutwaje intwaro na we amuri inyuma. Yonatani agenda yararika Abafilisiti, umutwaje intwaro na we akabasonga. Muri icyo gitero cya mbere, Yonatani n'umugaragu we bishe Abafilisiti bagera kuri makumyabiri, babatsinda ahantu h'intera nto cyane. Nuko igikuba gicika mu nkambi no muri ako karere no mu baturage bose, abari mu birindiro n'abari bagiye gusahura bose bashya ubwoba. Igihugu kirahindagara, bose barakangarana bitewe n'Imana. Abarinzi ba Sawuli bari i Gibeya mu ntara y'Ababenyamini, babona icyo kivunge cy'Abafilisiti cyakwiriwe imishwaro. Nuko Sawuli abwira ingabo zari kumwe na we ati: “Nimubarure abantu murebe abatuvuyemo.” Barabarura basanga habura Yonatani n'umutwaza intwaro. Sawuli ni ko kubwira Ahiya ati: “Igiza hino Isanduku y'Imana.” Koko rero, muri icyo gihe Isanduku yari yaragarutse mu Bisiraheli. Sawuli akivugana n'umutambyi, induru iba ndende mu nkambi y'Abafilisiti maze Sawuli abwira umutambyi ati: “Rekera aho!” Nuko Sawuli akoranya ingabo zose bari kumwe bajya ku rugamba, basanga abanzi babo basubiranyemo bicana, maze bibabera urujijo rukomeye. Abaheburayi bari bakambitse iruhande rw'Abafilisiti bakajya batabarana na bo, barahindukira bifatanya n'abandi Bisiraheli bari kumwe na Sawuli na Yonatani. Ingabo zose z'Abisiraheli zari zihishe mu misozi y'Abefurayimu, zumvise ko Abafilisiti bahunze, na zo zirabakurikirana zirabarwanya. Intambara irakomeza igera hakurya ya Betaveni, maze uwo munsi Uhoraho arokora Abisiraheli. Uwo munsi ingabo z'Abisiraheli ziragorwa cyane, kubera ko Sawuli yari yarahiye agira ati: “Nihagira umuntu ugira icyo arya butarira, kandi ntaramara guhōra abanzi banjye, uwo abe ikivume!” Bityo nta n'umwe wari wagize icyo akoza mu kanwa. Hanyuma abantu bose bagera mu ishyamba ryarimo ubuki bwashongeraga hasi. Baryinjiyemo babona ubwo buki bwashongeraga hasi, ariko ntihagira n'umwe uburyaho kuko bose batinyaga umuvumo. Ariko Yonatani we ntiyari yumvise indahiro ya se. Ni ko gukoza inkoni ye mu buki, abukombesha urutoki aratamira maze agarura agatege. Umwe mu ngabo aramubwira ati: “So yari yarahiye agira ati: ‘Nihagira umuntu ugira icyo arya uyu munsi, abe ikivume.’ Ni yo mpamvu ubona ingabo zose nta gatege.” Nuko Yonatani aravuga ati: “Data yateje imidugararo mu gihugu, nimwirebere ukuntu ngaruye agatege aho mariye kurya kuri ubu buki. Ubu se koko iyo ingabo ziza kurya ku minyago zanyaze Abafilisiti, ntiziba zarushijeho kubica?” Uwo munsi, Abisiraheli batsinda Abafilisiti kuva i Mikimasi kugera Ayaloni. Ingabo zari zananiwe cyane maze ziroha ku minyago, zifata ihene n'intama n'inka n'izazo, bazibagira hasi batazimanitse kugira ngo amaraso avemo, bityo barya inyama zirimo amaraso. Babwira Sawuli ko ingabo zacumuye ku Uhoraho zikarya inyama zirimo amaraso, aravuga ati: “Mwahemutse! Ngaho nimuhirike ibuye rinini murigeze hano.” Hanyuma aravuga ati: “Nimujye mu ngabo mubwire abashaka kubaga amatungo banyaze, bayazane bayicire hano, bayavanemo amaraso maze mubone kurya mudacumuye ku Uhoraho.” Muri iryo joro buri wese azana ikimasa acyicira aho ngaho. Nuko Sawuli yubakira Uhoraho urutambiro, ruba urwa mbere amwubakiye. Iryo joro Sawuli aravuga ati: “Nimuze tumanuke dukurikirane Abafilisiti tubamarire ku icumu, tubasahure kugeza mu gitondo.” Baramusubiza bati: “Turabyemeye, ukore uko wabitekereje.” Ariko umutambyi aravuga ati: “Nimureke tubanze tubaze Imana.” Sawuli agisha inama Imana ati: “Mbese nkurikirane Abafilisiti? Ese uraduha kubatsinda?” Ariko uwo munsi Imana ntiyamusubiza. Sawuli ahita ahamagaza abagaba b'ingabo arababwira ati: “Nimushakashake uwaba yakoze icyaha uyu munsi. Ndahiye Uhoraho Umukiza w'Abisiraheli, ko n'iyo yaba ari umuhungu wanjye Yonatani, yicwa.” Ariko ntihagira umusubiza. Nuko abwira Abisiraheli bose ati: “Nimuherere ku ruhande rumwe, nanjye n'umuhungu wanjye Yonatani tujye ku rundi.” Ingabo zibwira Sawuli ziti: “Ubikore uko wabitekereje.” Sawuli abwira Uhoraho ati: “Mana ya Isiraheli, tugaragarize uwakoze icyaha.” Bakoresha ubufindo bwerekana uruhande rwa Yonatani na Sawuli, ingabo ziba abere. Sawuli aravuga ati: “Nimukoreshe ubufindo hagati yanjye n'umuhungu wanjye Yonatani.” Ubufindo bwerekana Yonatani maze Sawuli aramubwira ati: “Mbwira icyo wakoze.” Yonatani aramusubiza ati: “Nakojeje inkoni yanjye mu buki ndarigata, ngaho nimunyice!” Nuko Sawuli aravuga ati: “Yonatani we, nudahanishwa urupfu Imana impane yihanukiriye!” Ariko ingabo zibwira Sawuli ziti: “Yonatani ko ari we wahesheje Abisiraheli gutsinda, n'ibyo yakoze uyu munsi yari ahagarikiwe n'Imana. Byashoboka bite ko yahanishwa kwicwa? Ryaba ari ishyano! Turahiye Uhoraho ntihagire n'agasatsi kava ku mutwe we.” Ingabo zikiza Yonatani zityo ntiyicwa. Sawuli arekera aho gukurikirana Abafilisiti, na bo bisubirira iwabo. Aho Sawuli yimiye ingoma, yarwanyije abanzi be bose mu bihugu bikikije Abisiraheli: Abamowabu n'Abamoni n'Abedomu n'abami ba Soba n'Abafilisiti, kandi aho yateraga hose yabagiriraga nabi. Yabaye intwari atsinda n'Abamaleki, ntihongera kugira abasahura Abisiraheli. Abahungu ba Sawuli bari Yonatani na Yishiwi na Malikishuwa. Abakobwa be, umukuru yitwaga Merabu, umuto akitwa Mikali. Umugore wa Sawuli yitwaga Ahinowamu umukobwa wa Ahimāsi. Umugaba w'ingabo ze yitwaga Abuneri mwene Neri, se wabo wa Sawuli. Neri na Kishi se wa Sawuli, bari bene Abiyeli. Ku ngoma yose ya Sawuli, habaye intambara ikomeye yo kurwanya Abafilisiti. Ni yo mpamvu umuntu wese ukomeye kandi w'intwari Sawuli yabonaga, yamushyiraga mu ngabo ze. Samweli abwira Sawuli ati: “Ubushize Uhoraho yaranyohereje kugira ngo nkwimikishe amavuta, ube umwami w'Abisiraheli ubwoko bwe. None rero tega amatwi ibyo yakuntumyeho. Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: ‘Ngiye guhanira Abamaleki ko bateye Abisiraheli bakabicira mu nzira, ubwo bavaga mu Misiri. None genda ubatere, urimbure ibyabo byose ntihagire ikihasigara, wice abagabo n'abagore, abana n'impinja, inka n'intama, ingamiya n'indogobe.’ ” Nuko Sawuli ahamagaza ingabo zikoranira i Telemu. Hari ingabo z'Abisiraheli ibihumbi magana abiri, n'iz'Abayuda ibihumbi icumi. Sawuli ajya kubikīrira hafi y'umujyi w'Abamaleki, yihisha mu mubande maze abwira Abakeni ati: “Nimumanuke muve mu Bamaleki ntabatsembana na bo, kuko mwebwe mwagiriye neza Abisiraheli bose, ubwo bavaga mu Misiri.” Nuko Abakeni bava mu Bamaleki. Sawuli atsinda Abamaleki kuva Havila kugera i Shuru, iri ku mupaka wa Misiri. Agagi umwami w'Abamaleki arafatwa, naho abandi Bamaleki bose Abisiraheli babamarira ku icumu. Sawuli n'ingabo ze ntibagira icyo batwara Agagi, kimwe n'amatungo arusha andi kuba meza mu mikumbi no mu mashyo: ibimasa by'imishishe n'abana b'intama. Ibintu byiza byose banze kubitsemba, ariko ibitari byiza n'ibidafite akamaro barabitsemba. Nuko Uhoraho abwira Samweli ati: “Nicujije icyatumye nimika Sawuli, kuko yancumuyeho ntakurikize amabwiriza namuhaye.” Samweli arababara cyane, maze akesha ijoro atakambira Uhoraho. Bukeye arazinduka ajya gusanganira Sawuli, ariko bamubwira ko Sawuli yagiye i Karumeli, akahashinga ibuye ryo kwibuka gutsinda kwe, kandi ko avuyeyo yamanutse akajya i Gilugali. Samweli amusangayo, maze Sawuli aramubwira ati: “Uhoraho aguhe umugisha! Nubahirije icyo yantegetse.” Ariko Samweli aramubaza ati: “None se ayo matungo numva atāma, n'andi yābira yaturutse he?” Sawuli aramusubiza ati: “Ni ayo ingabo zanyaze mu Bamaleki. Amatungo arusha andi kuba meza mu mikumbi no mu mashyo ntizayishe, ahubwo zarayazanye kugira ngo zizayatambire Uhoraho Imana yawe, naho ayandi zarayatsembye.” Samweli aramubwira ati: “Rekera aho nanjye nkumenyeshe ibyo Uhoraho yaraye ambwiye.” Sawuli ati: “Ngaho mbwira.” Samweli aravuga ati: “Nubwo wigaya, uri umutegetsi w'imiryango y'Abisiraheli, Uhoraho yakwimikishije amavuta akugira umwami wabo! Yagutumye kurwanya bariya Bamaleki b'abagome kugeza ubwo ubarimbuye ukabatsemba. None ni kuki utumviye Uhoraho? Ni kuki watwaye iminyago, bityo ugakora ibitanogeye Uhoraho?” Nuko Sawuli aramusubiza ati: “Nyamara numviye Uhoraho ntera aho yanyohereje. Abamaleki nabamariye ku icumu, mfata n'umwami wabo Agagi. Naho amatungo meza ingabo zanyaze, ni ayo gutambira Uhoraho Imana yawe i Gilugali.” Samweli aramubaza ati: “Mbese ikirusha ibindi gushimisha Uhoraho ni ibitambo cyangwa ni ukumwumvira? Menya ko kumwumvira biruta ibitambo, kandi ko kwitonda biruta ibinure by'amasekurume. Erega yanga abamugomera, abafata kimwe n'abapfumu! Abatava ku izima na bo abafata kimwe n'abasenga ibigirwamana. Ubwo rero wanze kumvira Uhoraho, na we yanze ko ukomeza kuba umwami.” Nuko Sawuli abwira Samweli ati: “Naracumuye sinakurikiza amabwiriza y'Uhoraho wampaye, natinye rubanda nkora ibyo bashatse. None rero ndakwinginze mbabarira icyaha cyanjye, umperekeze njye gutakambira Uhoraho.” Samweli aramusubiza ati: “Singuherekeza kuko wanze kumvira Uhoraho, na we yanze ko ukomeza kuba umwami w'Abisiraheli.” Samweli ahindukiye kugira ngo agende, Sawuli asingira ikinyita cy'umwitero we kiracika kivaho. Nuko Samweli aramubwira ati: “Uko ni ko Uhoraho akuvanye ku ngoma y'Abisiraheli! Iyo ngoma azayiha undi ukurusha umurava. Imana nyir'ikuzo y'Abisiraheli ntibeshya, kandi si umuntu ngo yivuguruze.” Sawuli arongera aravuga ati: “Koko naracumuye! Ariko ndakwinginze winkoza isoni imbere y'abagaba b'ingabo zanjye n'abandi Bisiraheli. Mperekeza njye kwambaza Uhoraho Imana yawe.” Nuko Samweli aramuherekeza, maze Sawuli yambaza Uhoraho. Samweli aravuga ati: “Nimunzanire Agagi umwami w'Abamaleki.” Agagi aza nta cyo yishisha yibwira ati: “Koko ubanza ntagipfuye!” Samweli aramubwira ati: “Nk'uko inkota yawe yahekuye ababyeyi, bityo na nyoko agiye guhekurwa.” Nuko amutsinda aho imbere y'Uhoraho i Gilugali. Hanyuma Samweli yitahira i Rama, naho Sawuli ataha iwe i Gibeya. Kuva ubwo Samweli yarinze apfa batarongera kubonana. Samweli yakomeje kugira agahinda kubera Sawuli, Uhoraho na we yicuza icyatumye yimika Sawuli muri Isiraheli. Uhoraho abaza Samweli ati: “Uzageza ryari kuririra Sawuli kugeza ryari? Jyewe naramuzinutswe, sinkimwemera ho umwami w'Abisiraheli. Uzuza ihembe ryawe amavuta, ugende. Ngutumye i Betelehemu kwa Yese, kuko nitoranyirije umwami mu bahungu be.” Samweli aramusubiza ati: “Najyayo nte se, ko Sawuli azabimenye akanyica.” Uhoraho aramubwira ati: “Ujyane inyana y'ishāshi, maze uvuge ko uzanywe no kuntambira igitambo. Uzatumire Yese mugisangire, nanjye nzakwereka uwo uzanyimikishiriza amavuta.” Nuko Samweli abigenza nk'uko Uhoraho yari yabimubwiye, ajya i Betelehemu. Abakuru b'umujyi baza kumusanganira bafite ubwoba, baramubaza bati: “Aho uragenzwa n'amahoro?” Arabasubiza ati: “Ni amahoro, nzanywe no gutambira Uhoraho igitambo; none nimwisukure tujyane.” Samweli abwira Yese n'abahungu be ngo na bo bisukure bajyane aho atambira igitambo. Yese n'abahungu be bahageze, Samweli abona Eliyabu maze aribwira ati: “Nta kabuza uriya ni we Uhoraho agomba kuba yitoranyirije kugira ngo abe umwami.” Ariko Uhoraho abwira Samweli ati: “Ntukangwe n'uko asa cyangwa n'igihagararo cye, namuhinyuye. Simpitamo nk'abantu, bo bareba uko umuntu asa naho jyewe Uhoraho nkareba umutima.” Nuko Yese ahamagaza Abinadabu amwereka Samweli. Samweli ati: “Uyu na we si we Uhoraho yahisemo.” Yese ahamagaza Shama, ariko Samweli aravuga ati: “Uyu na none si we Uhoraho yahisemo.” Yese ahamagaza barindwi mu bahungu be, ariko Samweli aramubwira ati: “Nta n'umwe muri bo Uhoraho yahisemo. Ariko se nta bandi bana usigaranye?” Aramusubiza ati: “Hasigaye umuhererezi ariko aragiye amatungo.” Nuko Samweli abwira Yese ati: “Mutumeho aze, kuko tudashobora gusangira igitambo ataraza.” Yese yohereza ujya kumuzana. Uwo musore yari igituku, akagira mu maso heza n'igikundiro. Uhoraho abwira Samweli ati: “Ngaho musīge amavuta kuko ari we.” Nuko Samweli afata rya hembe ririmo amavuta, amusīgira imbere ya bakuru be. Kuva uwo munsi Mwuka w'Uhoraho aza kuri Dawidi amugumaho. Birangiye Samweli asubira iwe i Rama. Mwuka w'Uhoraho ava kuri Sawuli, maze Uhoraho amuteza umwuka mubi umubuza uburyo. Nuko abagaragu be baramubwira bati: “Dore Imana yaguteje umwuka mubi ukubuza amahoro. None nyagasani, tubwire tugushakire umucuranzi maze igihe uhanzweho n'uwo mwuka mubi, ajye agucurangira bizagufasha.” Sawuli arabasubiza ati: “Ngaho nimunshakire umuntu uzi gucuranga neza, mumunzanire.” Umwe mu bakozi aravuga ati: “Yese w'i Betelehemu afite umuhungu uzi gucuranga neza. Ni intwari kandi azi kurwana, avuga neza kandi afite igikundiro, n'Uhoraho ari kumwe na we.” Nuko Sawuli atuma kuri Yese ati: “Nyoherereza umuhungu wawe Dawidi uragira amatungo.” Yese afata imigati n'uruhago rwa divayi n'umwana w'ihene, abishyira ku ndogobe maze abiha umuhungu we Dawidi, kugira ngo abishyīre Sawuli. Dawidi ahageze atangira gukorera Sawuli, maze Sawuli aramukunda cyane amuha kujya amutwaza intwaro. Sawuli atuma kuri Yese ati: “Ndagusaba undekere Dawidi akomeze kunkorera, kuko namukunze.” Iyo Sawuli yahangwagaho na wa mwuka mubi, Dawidi yafataga inanga akamucurangira. Nuko Sawuli akoroherwa akamererwa neza, maze umwuka mubi ukamuvamo. Abafilisiti bakoranya ingabo zabo kugira ngo bashoze urugamba. Bakoranira ahitwa Soko mu Buyuda, bakambika hagati ya Soko na Azeka, ahitwa Efesidamimu. Sawuli n'ingabo z'Abisiraheli na bo barakorana, bakambika mu kibaya cya Ela, bashinga ibirindiro kugira ngo bahangane n'Abafilisiti. Abafilisiti bari hakurya y'ikibaya, naho Abisiraheli bari hakuno yacyo. Nuko mu nkambi y'Abafilisiti hasohoka umugabo w'intwari witwaga Goliyati w'i Gati. Yari afite hafi metero eshatu z'uburebure. Yari ateze ingofero y'umuringa, yambaye n'ikoti ryometseho utwuma tw'umuringa dusobekeranye hose, ryapimaga ibiro mirongo itandatu. Yari yambaye ibyuma bicuzwe mu muringa bikingira amaguru, yambaye n'inkota ku bitugu. Uruti rw'icumu rye rwari rumeze nk'igiti cy'ikumbo, umuhunda waryo wapimaga nk'ibiro birindwi. Uwatwaraga ingabo ye yamugendaga imbere. Nuko Goliyati arahagarara, abwira ingabo z'Abisiraheli aranguruye ati: “Ni kuki mwashinze ibirindiro by'intambara? Jyewe mpagarariye Abafilisiti, namwe muri inkoreragahato za Sawuli, nimwitoremo umuntu aze turwane. Nashobora kurwana nanjye akanyica turaba inkoreragahato zanyu, ariko nanjye nimurwanya nkamwica muraba inkoreragahato zacu. Uyu munsi mpinyuye ingabo za Isiraheli, nimumpe umuntu aze turwane.” Sawuli n'ingabo z'Abisiraheli zose bumvise ayo magambo, bashya ubwoba bakuka umutima. Muri icyo gihe, hari Umunyefurata w'i Betelehemu mu Buyuda witwaga Yese. Yari ashaje cyane afite abahungu umunani, Dawidi akaba umwe muri bo. Abahungu be batatu bakuru bari baratabaranye na Sawuli, uw'impfura yitwaga Eliyabu, uw'ubuheta akitwa Abinadabu, n'uw'ubuheture akitwa Shama. Dawidi ni we wari umuhererezi. Igihe bakuru be batabaranye na Sawuli, Dawidi yajyaga kwa Sawuli, ariko akajya agaruka kwa se i Betelehemu kuragira amatungo. Ubwo ariko, uko bukeye n'uko bwije wa Mufilisiti agashōtōra Abisiraheli, hashira iminsi mirongo ine. Yese abwira umuhungu we Dawidi ati: “Fata ibi biro icumi by'ingano zikaranze n'iyi migati icumi, maze uzagemurire bakuru bawe ku rugamba, n'aya maforomaji icumi uzayahe umutware w'umutwe w'ingabo barimo. Uzarebe uko bakuru bawe bameze, kandi uzanzanire ikimenyetso cy'uko mwabonanye. Uzabasanga hamwe na Sawuli n'ingabo zose z'Abisiraheli mu kibaya cya Ela, aho bahanganye n'Abafilisiti.” Bukeye Dawidi arazinduka amatungo ayasigira umushumba, afata za ngemu aragenda nk'uko Yese yari yabimutegetse. Agezeyo asanga ingabo zigiye mu birindiro, zivuga ibyivugo by'intambara. Ingabo z'Abisiraheli n'iz'Abafilisiti zari zishyamiranye. Dawidi atura imitwaro ye ayisigira uri ku izamu, maze ahita ajya ku birindiro aramutsa bakuru be. Akivugana na bo, Goliyati w'i Gati wa Mufilisiti w'intwari ava mu birindiro by'Abafilisiti, asubira muri ya magambo na Dawidi abyiyumvira. Ingabo zose z'Abisiraheli zibonye Goliyati, zishya ubwoba zirahunga. Abisiraheli barabwirana bati: “Nimurebe uriya mugabo uje kudushōtōra! Umuntu uzamwica, umwami azamugororera ibintu byinshi cyane amushyingire n'umukobwa we, n'umuryango we uhabwe icyubahiro gikomeye mu Bisiraheli.” Nuko Dawidi abaza abo bari kumwe ati: “Harya ngo uzica uriya Mufilisiti agakiza ikimwaro Abisiraheli bazamugirira bate? Ese ubundi uriya Mufilisiti utakebwe ni iki kugira ngo ashōtōre ingabo z'Imana nzima?” Bamusubiriramo uko umuntu uzica Goliyati azagororerwa. Mukuru we Eliyabu wari wumvise ibyo yavuganye na bo, aramurakarira cyane maze aramubaza ati: “Waje gukora iki? Ese ubundi ni nde wasigiye ya ngirwa matungo ku gasozi? Uriyemera ndabizi nzi n'amarere yawe, ubwo wazanywe no kureba intambara.” Dawidi aramusubiza ati: “Ese hari ikibi nakoze uretse ko nibarije gusa?” Nuko arahindukira abaza abandi iby'uzica Goliyati, na bo babimusubiriramo nk'aba mbere. Abantu bumvise ibibazo Dawidi yabajije bajya kubibwira Sawuli, na we ahita amuhamagaza. Dawidi ahageze abwira Sawuli ati: “Ntihagire uterwa ubwoba n'uriya Mufilisiti, jyewe umugaragu wawe ndarwana na we.” Sawuli aramubwira ati: “Uracyari umwana, ntiwashobora guhangana n'uriya Mufilisiti wamenyereye intambara kuva mu buto bwe.” Dawidi aramusubiza ati: “Jywe umugaragu wawe, ndagira amatungo ya data. Iyo haje intare cyangwa indi nyamaswa nk'ikirura igafata itungo, nyirukaho nkayikubita nkayambura itungo ryanjye. Iyo impindukiranye nyifata mu ijosi, nkayikubita nkayica. Nguko uko jyewe umugaragu wawe nishe intare n'ikirura, kandi ni ko nzica uriya Mufilisiti utakebwe wihaye gushōtōra ingabo z'Imana nzima. Uhoraho wankijije intare n'ikirura, arankiza n'uriya Mufilisiti.” Sawuli aramubwira ati: “Ni uko. Uhoraho abe kumwe nawe.” Nuko yambika Dawidi imyambaro ye y'intambara n'ingofero ye icuzwe mu muringa, n'ikoti rye ry'icyuma. Dawidi amaze kwambara atyo, ashyira inkota ya Sawuli ku mukandara we, maze agerageza kugenda kuko atari amenyereye iyo myambaro. Nuko abwira Sawuli ati: “Sinshobora kugendana ibi bintu byose, ntabwo mbimenyereye.” Dawidi abikuramo maze afata inkoni ye, atoranya utubuyenge dutanu mu mugezi, adushyira mu gafuka k'uruhago rwe rw'abashumba. Hanyuma afata umuhumetso we, agenda asanga wa Mufilisiti. Umufilisiti na we aza amusanga, abanjirijwe n'uwamutwazaga ingabo. Umufilisiti abonye Dawidi, asanga ari agahungu k'inzobe gafite uburanga, aramusuzugura aramubwira ati: “Ni ko sha, wasanze ndi imbwa ku buryo waje kundwanya witwaje inkoni?” Amaze kumuvumisha imana ze aramubwira ati: “Ngaho ngwino nkubagire ibisiga uribwe n'inyamaswa.” Dawidi aramusubiza ati: “Waje kundwanya witwaje inkota n'icumu n'igihosho, naho jyewe nje kukurwanya mu izina ry'Uhoraho Nyiringabo, Imana y'ingabo z'Abisiraheli ari zo washōtōye. Uyu munsi Uhoraho arakungabiza nkwice maze nguce umutwe, n'Abafilisiti bari mu nkambi ndababagira ibisiga inyamaswa zibarye. Bityo abatuye isi bose bazamenyeraho ko Abisiraheli bafite Imana, n'abantu bose bazamenya ko Uhoraho adakeneye inkota n'amacumu kugira ngo atsinde. Uhoraho ni we utanga gutsinda urugamba kandi uyu munsi yabatugabije.” Umufilisiti aza asanga Dawidi, Dawidi na we ariruka kugira ngo bahure barwane. Dawidi akura akabuyenge mu ruhago rwe agashyira mu muhumetso, akamutera mu gahanga karinjira, Umufilisiti agwa yubamye. Dawidi atsinda atyo Umufilisiti akoresheje umuhumetso n'akabuyenge, amwica nta nkota. Nuko ariruka ajya aho Umufilisiti yaguye amukura inkota mu rwubati, amuca umutwe. Abafilisiti babonye intwari yabo ipfuye barahunga. Nuko ingabo z'Abisiraheli n'iz'Abayuda zirahaguruka, zihanika ibyivugo maze zikurikirana Abafilisiti mu kibaya cyose, zibageza ku marembo y'umujyi wa Ekuroni. Intumbi zabo zari zinyanyagiye ku nzira hagati ya Shārayimu na Gati na Ekuroni. Abisiraheli bamaze kwirukana Abafilisiti, bagaruka gusahura inkambi zabo. Dawidi afata igihanga cya Goliyati akijyana i Yeruzalemu, naho intwaro yamucuje azishyira mu ihema rye. Igihe Sawuli yabonaga Dawidi asatiriye Umufilisiti, yari yabajije Abuneri umugaba w'ingabo ati: “Ni ko Abuneri, uriya musore ni uwa nde?” Abuneri yari yamushubije ati: “Nyagasani, simbizi mba nkuroga!” Umwami aramubwira ati: “Noneho ubaririze umenye se.” Aho Dawidi agarukiye amaze kwica wa Mufilisiti, Abuneri amushyira Sawuli agifite cya gihanga mu ntoki. Sawuli aramubaza ati: “Ni ko sha, uri uwa nde?” Dawidi aramusubiza ati: “Ndi mwene Yese, umugaragu wawe w'i Betelehemu.” Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, Yonatani aba incuti magara ya Dawidi, amukunda nk'uko yikunda. Kuva uwo munsi kandi Sawuli agumana Dawidi, ntiyareka asubira kwa se. Yonatani anywana na Dawidi, kuko yamukundaga nk'uko yikunda. Yikuramo igishura yari yambaye agiha Dawidi, kimwe n'indi myamabaro ye n'inkota ye, n'umuheto we n'umukandara we. Dawidi yatabaraga ahantu hose Sawuli amwohereje agatsinda, Sawuli amuha umutwe w'ingabo ategeka, kandi Dawidi akundwa n'ingabo zose ndetse n'abagaragu ba Sawuli. Ingabo zitabarutse Dawidi amaze kwica wa Mufilisiti, abagore basohotse mu mijyi yose y'Abisiraheli aho Sawuli yanyuraga, bakamusanganira n'ubwuzu baririmba babyina, bavuza ingoma kandi bacuranga. Abo bagore barikiranyaga bishimye bagira bati: “Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi we yica ibihumbagiza.” Ayo magambo Sawuli ayafata nabi ararakara cyane, aribwira ati: “Dawidi bamuhaye ibihumbagiza, naho jye bampa ibihumbi gusa! Igisigaye ni ukumushyira ku ngoma.” Kuva uwo munsi Sawuli atangira kureba nabi Dawidi. Nyuma y'aho Imana iteza Sawuli wa mwuka mubi, atangira gusaragurikira mu nzu iwe afashe icumu mu ntoki. Ubwo Dawidi yacurangaga inanga nk'uko bisanzwe. Nuko Sawuli aribwira ati: “Ndatera Dawidi icumu rimushite ku nzu.” Ariteye Dawidi aryizibukira kabiri kose. Sawuli yatinyaga Dawidi kuko Uhoraho yari kumwe na we, naho Sawuli Uhoraho yaramuzinutswe. Sawuli ni ko kumwikura iruhande amugira umutware w'ingabo igihumbi, nuko Dawidi akajya aziyobora ku rugamba. Ibyo Dawidi yakoraga byose byaramuhiraga kuko Uhoraho yari kumwe na we, Sawuli abibonye aramutinya. Icyakora Abisiraheli bose n'Abayuda bose bakundaga Dawidi, kuko ari we wayoboraga ingabo ku rugamba. Sawuli abwira Dawidi ati: “Dore Merabu umukobwa wanjye w'impfura, nzamugushyingira, upfa kunkorera gitwari ukayobora ingabo mu izina ry'Uhoraho.” Ubwo Sawuli yaribwiraga ati: “Ye kuzaba ari jye wica Dawidi, ahubwo azagwe ku Bafilisiti.” Dawidi asubiza Sawuli ati: “Ndi nde kandi naba ndi mwene nde, kugira ngo mbe naba umukwe w'umwami w'Abisiraheli?” Ariko igihe cyo gushyingira Merabu kigeze, ntiyashyingirwa Dawidi ahubwo ahabwa Adiriyeli w'i Mehola. Undi mukobwa wa Sawuli witwaga Mikali aza kubenguka Dawidi. Sawuli ngo babimumenyesheje biramushimisha kuko yibwiraga ati: “Nzamumushyingira amubere umutego uzatuma yicwa n'Abafilisiti.” Sawuli arongera abwira Dawidi ubwa kabiri ati: “Uyu munsi uraba umukwe wanjye.” Nuko Sawuli ategeka abagaragu be ati: “Muzihererane Dawidi mumubwire muti: ‘Ko uri umutoni w'umwami n'abagaragu be bakagukunda, wakwemeye ukaba umukwe w'umwami!’ ” Abagaragu basubiriramo Dawidi ayo magambo, na we arabasubiza ati: “Ariko se mwebwe mubona kuba umukwe w'umwami ari ibintu byoroshye? Ndi umukene n'intamenyekana.” Abagaragu ba Sawuli bamutekerereza uko Dawidi yababwiye. Nuko Sawuli ashaka uko Dawidi yazicwa n'Abafilisiti, abwira abagaragu be ati: “Mumubwire muti: ‘Umwami nta nkwano yindi ashaka uretse guhōra inzigo abanzi be. None rero uzamuzanire ibinyita ijana byakebwe ku Bafilisiti.’ ” Barabimubwira maze Dawidi yishimira ko azaba umukwe w'umwami. Mbere y'igihe cyo kumushyingira ahagurukana n'ingabo ze bagaba igitero, bica Abafilisiti magana abiri. Ibinyita byabo Dawidi arabizana babiha umwami nta na kimwe kiburamo, kugira ngo azakunde abe umukwe w'umwami. Nuko Sawuli amushyingira umukobwa we Mikali. Sawuli abona ko Uhoraho ari kumwe na Dawidi, n'uko umukobwa we Mikali yakundaga Dawidi cyane. Nuko arushaho gutinya Dawidi, kandi akomeza kuba umwanzi we iteka ryose. Abategetsi b'Abafilisiti bajyaga bagaba ibitero, ariko buri gihe Dawidi akabatsinda kurusha abandi bagaba b'ingabo za Sawuli, bituma aba ikirangirire. Sawuli abwira umuhungu we Yonatani n'ibyegera bye byose ko ashaka kwica Dawidi. Ariko Yonatani yari incuti magara ya Dawidi, nuko amuburira agira ati: “Data Sawuli arashaka kukwica. Uramenye rero ejo mu gitondo ntuzagaragare, uzihishe mu gasozi. Nanjye nzajyanayo na data maze mubaze ibikwerekeye, nimara kumva uko byifashe nzaza nkubwire.” Yonatani avugira Dawidi neza kuri Sawuli agira ati: “Mubyeyi, wihemukira umugaragu wawe Dawidi kuko atigeze agucumuraho, ahubwo yagukoreye neza rwose. Yahaze amagara ye yica wa Mufilisiti, maze Uhoraho aha Abisiraheli gutsinda bikomeye, nawe warabibonye urabyishimira. Dawidi ko ari umwere, ni kuki wahemuka ukamwica umuhoye ubusa?” Sawuli yemera amagambo ya Yonatani, arahira Uhoraho ko Dawidi atazicwa. Yonatani abwira Dawidi ibyavuzwe byose, hanyuma amushyīra Sawuli, Dawidi akomeza gukorera Sawuli nka mbere. Intambara yongeye kūbura Dawidi ajya ku rugamba kurwana n'Abafilisiti, abakubita incuro barahunga. Umunsi umwe Uhoraho ateza Sawuli wa mwuka mubi, Sawuli yari yicaye mu nzu iwe afite icumu mu ntoki. Ubwo Dawidi yacurangaga inanga, Sawuli ni ko kumutera icumu kugira ngo rimushite ku rukutu rw'inzu, ariko Dawidi araryizibukira rifata ku rukuta. Iryo joro Dawidi aracika, arahunga. Nuko Sawuli yohereza abantu kwa Dawidi kugira ngo bahagote, maze mu gitondo bazamwice. Ariko Mikali muka Dawidi aramuburira ati: “Nudahunga iri joro ejo uzapfa.” Aherako amucisha mu idirishya, maze Dawidi arigendera arahunga abacika atyo. Hanyuma Mikali afata ishusho y'ikigirwamana ayiryamisha mu buriri, ayitwikiriza uruhu rw'ihene ku mutwe maze ayorosa umwenda. Nuko Mikali abwira ba bantu Sawuli yari yohereje gufata Dawidi ati: “Ararwaye.” Ariko Sawuli arongera arabohereza arababwira ati: “Nimugende mumuterure mu buriri bwe, mumunzanire mwice.” Basubira kwa Dawidi, bahageze basanga ya shusho ari yo iri mu buriri itwikirije uruhu rw'ihene ku mutwe. Sawuli abyumvise atonganya Mikali ati: “Ni kuki wandiganyije ugacikisha umwanzi wanjye?” Mikali aramusubiza ati: “Yambwiye ngo nimureke agende, niba nanze aranyica.” Dawidi amaze gucika ahungira kwa Samweli i Rama, amutekerereza ibyo Sawuli yamukoreye byose. Hanyuma we na Samweli bajya kurara mu macumbi i Nayoti. Iyo nkuru iza kugera kuri Sawuli, ko Dawidi ari mu macumbi y'i Nayoti h'i Rama. Sawuli aherako yohereza abantu bo gufata Dawidi. Bahageze basanga itsinda ry'abahanuzi bahanura, bayobowe na Samweli. Mwuka w'Imana aza kuri abo bantu ba Sawuli, na bo batangira guhanura. Sawuli abyumvise yohereza abandi bantu, na bo bahageze barahanura. Sawuli yohereza abandi ubwa gatatu, na bo barahanura. Noneho Sawuli ubwe yigira i Rama, ageze ku iriba rinini ry'i Seku arabaza ati: “Samweli na Dawidi bari he?” Baramusubiza bati: “Bari i Nayoti h'i Rama.” Sawuli ajyayo, ariko atarahagera na we Mwuka w'Imana amuzaho, akomeza urugendo ahanura arinda agera i Nayoti h'i Rama. Agezeyo na we akuramo imyambaro ye, ahanurira imbere ya Samweli. Nuko yitura hasi yambaye ubusa, yiriza umunsi akesha ijoro. Ni ho havuye imvugo ngo “Ese Sawuli na we yabaye umuhanuzi?” Nuko Dawidi ava mu macumbi i Nayoti h'i Rama arahunga, ajya kureba Yonatani aramubaza ati: “Rwose nakoze iki? Icyaha cyanjye ni ikihe? So namucumuriye iki gituma ashaka kunyica?” Yonatani aramusubiza ati: “Humura ntugipfuye kuko data nta cyo akora atakimbwiye, cyaba gikomeye cyangwa cyoroheje. Ubwo se data yabimpishira iki? Humura ntibishoboka.” Dawidi arongera aramubwira ati: “So azi neza ko unkunda cyane, ni yo mpamvu yabiguhishe kugira ngo utababara. Icyakora ndahiye Uhoraho ndetse nawe ndakurahiye, urupfu rurangera amajanja!” Nuko Yonatani abwira Dawidi ati: “Icyo wifuza cyose nzakigukorera.” Dawidi aramubwira ati: “Ejo ni umunsi mukuru w'imboneko y'ukwezi, nari kuzaba nicaranye n'umwami dusangira. None reka ngende njye kwihisha mu gasozi kugeza ejobundi nimugoroba. So naramuka anshatse, uzamubwire ko nagusabye uruhushya kugira ngo nyarukire iwacu i Betelehemu, gusangira na bene wacu igitambo cya buri mwaka. Navuga ati: ‘Ni byiza’, ubwo bizaba ari amahoro. Ariko narakara, uzamenye ko yiyemeje kunyica. None rero databuja, ngirira ubuntu ubyemere kuko twanywanye mu izina ry'Uhoraho. Ariko niba hari icyaha nakoze nyiyicira ubwawe, utiriwe unshyīra so!” Yonatani aramubwira ati: “Ibyo ntibikavugwe! Ndamutse menye ko data yiyemeje kukugirira nabi, nabikumenyesha.” Dawidi aramubaza ati: “So nagusubiza nabi ni nde uzabimenyesha?” Yonatani abwira Dawidi ati: “Ngwino tujye mu gasozi!” Nuko barajyana. Yonatani abwira Dawidi ati: “Nkurahiye Uhoraho Imana y'Abisiraheli, nzinja data ninsanga akuvuga neza, ejobundi nk'iki gihe nzagutumaho umuntu wo kubikumenyesha. Ariko ninumva data ashaka kukugirira nabi sinkuburire kugira ngo wicikire, Uhoraho azampane yihanukiriye! Uhoraho azabane nawe nk'uko yahoze abana na data. Igihe nkiriho ntuzabure kungirira ineza, nk'uko wabirahiye mu izina ry'Uhoraho. Ndamutse mpfuye na bwo uzagirire abanjye ineza wandahiriye, kabone n'igihe Uhoraho azaba amaze gutsemba abanzi bawe. ” Nuko Yonatani agirana isezerano na Dawidi, aravuga ati: “Nuryica Uhoraho azakugabize abanzi.” Yonatani yongera kugirana na Dawidi isezerano ry'urukundo. Koko Yonatani yakundaga Dawidi nk'uko yikunda. Nuko Yonatani aramubwira ati: “Ejo ni umunsi mukuru w'imboneko y'ukwezi, ubwo rero bazibaza ibyawe kuko intebe yawe izaba iriho ubusa. Ejobundi uzamanuke ujye ha handi wari wihishe bwa bundi, wigumire hafi y'urutare rwa Ezeli. Nzaharasa imyambi itatu nk'urasa intego, maze nohereze umusore tuzaba turi kumwe kuyizana. Nimubwira nti: ‘Imyambi iri hino yawe yifate’, uzabone kuza bizaba ari amahoro. Nkurahiye Uhoraho, nta kibi kizaba kikuriho. Ariko nimubwira nti: ‘Imyambi iri hirya yawe’, ubwo uzigendere kuko Uhoraho azaba akohereje ahandi. Naho ku byerekeye ukunywana kwacu, Uhoraho azahore aturinda guhemukirana.” Nuko Dawidi ajya kwihisha mu gasozi. Ku munsi mukuru w'imboneko y'ukwezi, umwami ajya ku meza nk'uko bisanzwe, yicara ahegamiye urukuta. Yonatani amwicara imbere naho Abuneri amwicara iruhande, ariko intebe ya Dawidi ibura uyicaraho. Uwo munsi Sawuli ntiyagira icyo avuga kuko yibwiraga ati: “Ni ibyamugwiririye birashoboka ko yahumanye, na ko ubwo yahumanye.” Ku munsi wa kabiri, intebe ya Dawidi na bwo ibura uyicaraho. Noneho Sawuli abaza umuhungu we Yonatani ati: “Ni kuki mwene Yese yabuze ku meza ari ejo ari n'uyu munsi?” Yonatani asubiza se ati: “Dawidi yaransabye ngo anyarukire i Betelehemu agira ati: ‘Mukuru wanjye yantegetse kuza gusangira na bene wacu igitambo, none ungiriye neza wareka nkajyayo.’ Ni yo mpamvu ataje ku meza nyagasani.” Nuko Sawuli arakarira Yonatani cyane, aramubwira ati: “Wa mwana we, n'ubundi uri uwa nyoko w'ikirāra, sinyobewe ko ubogamiye kuri mwene Yese! Bityo wikojeje isoni, ukoza na nyoko isoni wifata nk'ikinyandaro! Igihe cyose mwene Yese azaba akiriho, ntabwo uzima ingoma mu mutekano. Agomba gupfa. None ohereza abantu bajye kumunzanira.” Yonatani abaza se Sawuli ati: “Ni kuki agomba gupfa? Ese ubundi yakoze iki?” Nuko Sawuli amutera icumu kugira ngo amwice. Yonatani ahita yumva ko se yiyemeje kwica Dawidi. Ahaguruka ku meza arakaye cyane kubera ibitutsi bya se, ntiyagira icyo arya kuri uwo munsi wa kabiri w'ukwezi. Yari ababaye cyane kubera Dawidi. Bukeye mu gitondo Yonatani ajya mu gasozi nk'uko yari yabisezeranye na Dawidi, ajyana n'umwana w'umuhungu umuherekeje. Yonatani aramubwira ati: “Iruka ujye gushaka imyambi ngiye kurasa.” Uwo mwana ariruka, Yonatani arasa umwambi arawumurenza ugwa imbere ye kure. Uwo mwana yegereye aho umwambi waguye, Yonatani aramuhamagara aramubwira ati: “Umwambi waguye hirya yawe, gira vuba wihagarara ahubwo ihute!” Nuko uwo mwana atoragura imyambi agaruka aho shebuja ari, ariko nta cyo yigeze amenya. Dawidi na Yonatani ni bo bonyine bari babiziranyeho. Yonatani aha intwaro ze uwo musore, aramubwira ati: “Ngaho genda uzisubize mu rugo.” Uwo mwana w'umuhungu amaze kugenda Dawidi ava aho yari yihishe hepfo y'urutare, yikubita imbere ya Yonatani yubamye incuro eshatu. Barahoberana bombi bararira, ariko Dawidi arahogora. Nuko Yonatani abwira Dawidi ati: “Igendere amahoro, kandi ujye wibuka amasezerano twagiranye mu izina ry'Uhoraho. Uhoraho azahore aturinda guhemukirana, azabirinde n'abazadukomokaho iteka ryose.” Nuko Dawidi arigendera, naho Yonatani asubira mu mujyi. Dawidi ajya i Nobu ku mutambyi Ahimeleki, Ahimeleki amubonye amusanganira ahinda umushyitsi, aramubaza ati: “Ni kuki uri wenyine, akaba nta muntu muri kumwe?” Dawidi aramusubiza ati: “Umwami yampaye ubutumwa, antegeka ko nta muntu ugomba kubumenya. Ingabo zanjye nazibwiye aho duhurira. Mbese nta cyo kurya ufite? Mpa imigati itanu cyangwa icyo ufite cyose.” Umutambyi aramusubiza ati: “Nta migati isanzwe mfite, ariko hari imigati yeguriwe Uhoraho. Niba ingabo zawe zaririnze abagore, nayiguha.” Dawidi asubiza umutambyi ati: “N'ubusanzwe iyo turi bujye ku rugamba dutegetswe kwirinda abagore, kubera ibyo ingabo zanjye ntizihumanye. Niba se abantu banjye baba badahumanye mu rugendo rusanzwe, babura bate kudahumana mu rugendo rukomeye nk'uru?” Uwo munsi ni bwo bari bakuye ku meza imigati yeguriwe Uhoraho, bayisimbuza imishya. Nuko umutambyi aha Dawidi imigati bari bakuye ku meza, kuko nta yindi yari afite. Ubwo hakaba hari umutware w'abashumba ba Sawuli wari imbere y'Inzu y'Uhoraho, witwaga Dowegi w'Umwedomu. Dawidi abaza Ahimeleki ati: “Nta cumu cyangwa inkota wagira? Ubutumwa bw'umwami bwihutirwaga, ku buryo ntashoboye gufata inkota cyangwa izindi ntwaro.” Umutambyi aramusubiza ati: “Hariya inyuma y'igishura cy'ubutambyi, hari inkota ya wa Mufilisiti Goliyati watsinze mu kibaya cya Ela, izingiye mu mwenda. Niba uyishaka uyijyane nta yindi ihari.” Dawidi ni ko kuvuga ati: “Nta yindi ihwanye na yo, yimpe!” Uwo munsi Dawidi ahungira Sawuli kure, ajya kwa Akishi umwami w'i Gati. Abagaragu ba Akishi baramubaza bati: “Ariko uriya si we Dawidi, umwami w'Abisiraheli? Mbese si we babyinnye bikiranya ngo ‘Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi we yica ibihumbagiza?’ ” Dawidi yumvise ayo magambo, bituma atinya cyane Akishi umwami w'i Gati. Ni ko kwisarisha mu maso yabo, atangira ibyo gusaragurika aharabika inzugi, yiha guta inkonda zigashoka mu bwanwa. Nuko Akishi atonganya abagaragu be ati: “Ko mubona uyu muntu ari umusazi, ni kuki mwamunzaniye? Mbese mwasanze nkeneye abasazi ku buryo mwazanye uyu nguyu, kugira ngo ansaragurike imbere? Ese murabona uyu muntu akwiriye kwinjira iwanjye koko?” Nuko Dawidi ava i Gati, ahungira mu buvumo bwa Adulamu. Bakuru be na bene wabo bose babimenye barahamusanga. Abantu bose bari mu kaga, abarimo imyenda n'abashavuye, na bo baramusanga ababera umutware. Abari kumwe na we bose bageraga ku bantu magana ane. Dawidi ava aho ajya i Misipa mu gihugu cya Mowabu, ahageze abwira umwami wa Mowabu ati: “Ndagusaba ko wareka data na mama bakimukira mu gihugu cyawe, kugeza ubwo nzamenya icyo Imana izangenera.” Nuko abazanira umwami wa Mowabu, maze baguma ibwami igihe cyose Dawidi yamaze mu buhungiro. Umuhanuzi Gadi abwira Dawidi ati: “Wiguma muri ubu buhungiro, ahubwo subira mu Buyuda.” Nuko Dawidi aragenda agera mu ishyamba rya Hereti. Sawuli aza kumenya aho Dawidi n'abantu be bari. Icyo gihe Sawuli yari ku musozi i Gibeya yicaye munsi y'igiti afite icumu mu ntoki, abagaragu be bamukikije. Nuko Sawuli arababaza ati: “Ni ko mwa Babenyamini mwe, mwene Yese azabaha mwese imirima n'imizabibu? Ubwo se mwese azabagira abagaba b'ingabo? Ese ni yo mpamvu mwese mwangambaniye? Nta n'umwe muri mwe ukinyitayeho. Nta muntu n'umwe wamenyesheje ko umuhungu wanjye yanywanye na mwene Yese, cyangwa ko yamushyigikiye kugira ngo anyigomekeho. Na n'ubu uwo mugaragu arashaka kunkuraho!” Nuko Dowegi w'Umwedomu wari muri abo bagaragu ba Sawuli, aramubwira ati: “Nabonye mwene Yese i Nobu, aje kwa Ahimeleki mwene Ahitubu. Nuko Ahimeleki amugishiriza inama Uhoraho, amuha impamba hamwe n'inkota ya wa Mufilisiti Goliyati.” Umwami ahita atumira umutambyi Ahimeleki mwene Ahitubu, na bene wabo bose b'abatambyi b'i Nobu, nuko bitaba ibwami. Sawuli aravuga ati: “Ni ko mwene Ahitubu!” Ahimeleki ati: “Karame nyagasani!” Sawuli aramubaza ati: “Ni kuki wowe na mwene Yese mwangambaniye? Ni iki cyatumye umuha impamba n'inkota, kandi ukagisha inama Imana kugira ngo abone uko anyigomekaho? Na n'ubu arashaka kunkuraho!” Ahimeleki aramusubiza ati: “Ariko se, mu bagaragu bawe ni nde w'indahemuka nka Dawidi? Ni umukwe wawe, ni umugaba w'ingabo zikurinda kandi yubashywe mu rugo rwawe. Mbese bwari ari bwo bwa mbere mugishiriza inama Imana? Ashwi da! Nyagasani, ntubimpōre cyangwa ngo ubihōre undi muntu wo mu muryango wanjye, kuko nta kintu na busa nari nzi mu byo wavuze.” Ariko umwami aravuga ati: “Wowe Ahimeleki n'umuryango wawe wose muhanishijwe urwo gupfa.” Nuko umwami abwira abamurindaga ati: “Nimwice abatambyi b'Uhoraho kuko na bo bafatanyije na Dawidi, bamenye ko ahunze ntibabimbwira.” Ariko abagaragu b'umwami ntibemera kwica abatambyi b'Uhoraho. Nuko umwami abwira Dowegi w'Umwedomu aba ari we wica abatambyi, ahita abica uko ari mirongo inani na batanu. Nuko umujyi wa Nobu wari utuwe n'abatambyi awumarira ku icumu, yica abagabo n'abagore, abana n'impinja, inka n'intama n'indogobe. Icyakora Abiyatari umuhungu wa Ahimeleki mwene Ahitubu, acika ku icumu arahunga asanga Dawidi. Abiyatari amutekerereza uko Sawuli yicishije abatambyi b'Uhoraho. Dawidi aramubwira ati: “Urya munsi nari nzi ko Dowegi w'Umwedomu yari ahari, akaba atari kubura kubibwira Sawuli. Abantu bose bo mu muryango wanyu ni jyewe bazize. None humura igumire hano, umwanzi wacu ni umwe. Nugumana nanjye nta cyo uzaba.” Abantu baza kubwira Dawidi bati: “Abafilisiti bateye i Keyila kandi barasahura ibyanitse ku mbuga.” Dawidi agisha inama Uhoraho ati: “Mbese njye kurwanya abo Bafilisiti?” Uhoraho aramusubiza ati: “Genda ubarwanye ukize umujyi wa Keyila.” Ariko ingabo za Dawidi ziramubwira ziti: “Mbese ko dufite ubwoba turi hano mu Buyuda, nitujya i Keyila kurwana n'ingabo z'Abafilisiti hazacura iki?” Nuko Dawidi yongera kugisha inama Uhoraho, maze Uhoraho aramusubiza ati: “Manuka ujye i Keyila, kuko naguhaye gutsinda Abafilisiti.” Dawidi ni ko kujyana n'ingabo ze i Keyila agaba igitero mu Bafilisiti, arabatsinda bikomeye kandi agaruza amatungo bari banyaze. Dawidi akiza atyo abaturage b'i Keyila. Igihe Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kuri Dawidi yamusanze aho i Keyila, kandi yari yazanye igishura cy'ubutambyi. Sawuli amenye ko Dawidi yageze i Keyila aribwira ati: “Imana yamungabije kuko yifungiranye mu mujyi ufite inzugi n'ibihindizo.” Nuko Sawuli akoranya ingabo ze zose, kugira ngo zimanuke zijye i Keyila zigote Dawidi n'ingabo ze. Dawidi amenya imigambi mibi ya Sawuli, maze abwira umutambyi Abiyatari ati: “Zana cya gishura.” Nuko Dawidi aravuga ati: “Uhoraho Mana y'Abisiraheli, jyewe umugaragu wawe numvise ko Sawuli ashaka gutera umujyi wa Keyila, kugira ngo awusenye kubera jyewe. Mbese abakuru b'i Keyila bazantanga? Ese Sawuli azamanuka nk'uko nabibwiwe? Uhoraho Mana y'Abisiraheli, gira icyo umbwira.” Uhoraho aramusubiza ati: “Azamanuka.” Dawidi arongera ati: “Ese jyewe n'ingabo zanjye, abakuru b'i Keyila bazatugabiza Sawuli?” Uhoraho aramusubiza ati: “Bazabatanga.” Nuko Dawidi n'ingabo ze nka magana atandatu bava i Keyila, bahungira aho babonye hose. Sawuli yumvise ko Dawidi yavuye i Keyila agahunga, areka kugaba igitero. Dawidi ajya kwihisha mu bihanamanga by'i Zifu, aguma muri iyo misozi. Ubwo Sawuli yahoraga amushakisha, ariko Imana ntiyamumugabiza. Dawidi akiri i Horesha mu misozi y'i Zifu, amenya ko Sawuli amuhīga kugira ngo amwice. Nuko Yonatani mwene Sawuli asanga Dawidi i Horesha, kugira ngo amushishikarize kwishingikiriza ku bubasha bw'Imana. Aramubwira ati: “Witinya, data ntazagushobora. Na we ubwe azi neza ko ari wowe uzima ingoma y'Abisiraheli, naho jyewe nkakubera icyegera.” Nuko Yonatani na Dawidi bongera guhamya ubucuti bwabo mu izina ry'Uhoraho. Dawidi aguma aho i Horesha, naho Yonatani arataha. Abanyazifu bajya i Gibeya kwa Sawuli baramubwira bati: “Dawidi yihishe iwacu mu bihanamanga by'i Horesha, ku musozi wa Hakila mu majyepfo ya Yeshimoni. None nyagasani, niba ushaka kumufata uze twishingiye kumugushyikiriza.” Sawuli arababwira ati: “Uhoraho abahe umugisha kuko mumfitiye impuhwe. Ngaho nimugende mwongere mugenzure neza, muhatate mumenye aho ari n'uwahamubonye, kuko bambwiye ko ari incakura. Muzarebe neza ubwihisho bwose yihishamo, maze muzagaruke mufite ibimenyetso bigaragara tuzabone gusubiranayo. Niba akiri mu Buyuda nzamuhigira hose ubutamubura.” Nuko basubira iwabo i Zifu babanjirije Sawuli. Ubwo Dawidi n'ingabo ze bari mu butayu bw'i Mawoni, hafi y'Ikiyaga cy'Umunyu mu majyepfo ya Yeshimoni. Sawuli n'ingabo ze bajya guhīga Dawidi, na we abyumvise yigira mu bitare byo mu butayu bw'i Mawoni yigumirayo. Sawuli abimenye amukurikiranayo. Dawidi yihutaga cyane ahunga Sawuli, ariko Sawuli n'ingabo ze barabasatira cyane ku buryo bari ku ibanga rimwe ry'umusozi, Dawidi n'ingabo ze bari ku rindi. Sawuli agiye kubashyikira haza intumwa iramubwira iti: “Tebuka Abafilisiti bateye igihugu.” Nuko Sawuli aba arekeye aho gukurikirana Dawidi, ajya kurwanya Abafilisiti. Ni yo mpamvu aho hantu bahise “Mu bitare by'ubutandukane.” Dawidi ava aho ajya mu bihanamanga bya Enigedi agumayo. Aho Sawuli aviriye kumenesha Abafilisiti, yumva ko Dawidi ari mu butayu bwa Enigedi. Nuko Sawuli atoranya ingabo z'intwari ibihumbi bitatu mu Bisiraheli, maze ajyana na zo guhīga Dawidi n'ingabo ze aho bita mu bitare by'ihene z'agasozi. Aragenda agera ku biraro by'intama byari iruhande rw'inzira, aho hantu hakaba ubuvumo. Sawuli abwinjiramo kugira ngo yitume, naho ubwo Dawidi n'ingabo ze bakaba bicaye ku mpera z'ubuvumo. Ingabo za Dawidi ziramubwira ziti: “Uyu ni wo munsi Uhoraho yakubwiye ko azakugabiza umwanzi wawe, ukamugenza uko ushaka.” Dawidi aromboka, akeba agatambaro ku mwitero wa Sawuli. Ariko Dawidi yumva afite inkomanga ku mutima, kubera ko yakebye agatambaro ku mwitero wa Sawuli. Nuko abwira ingabo ze ati: “Uhoraho arandinde gukora ishyano ngo nice databuja. Ibyo ari byo byose ni umwami Uhoraho yimikishije amavuta!” Ayo magambo ya Dawidi acubya ubukana bw'ingabo ze, ababuza kwiroha kuri Sawuli. Hanyuma Sawuli arahaguruka asohoka mu buvumo, yikomereza urugendo. Dawidi na we asohoka mu buvumo ahamagara Sawuli ati: “Nyagasani databuja!” Sawuli arakebuka, maze Dawidi yikubita hasi yubamye. Abaza Sawuli ati: “Kuki wumva amabwire ngo ndashaka kukugirira nabi? Uyu munsi uribonera neza ko Uhoraho yari yakumpaye kugira ngo nkugenze uko nshaka mu buvumo. Bambwiye ngo nkwice ariko nakubabariye ndavuga nti: ‘Sinakwica databuja, kuko Uhoraho yamwimikishije amavuta!’ Mubyeyi, itegereze aka gatambaro mfite mu ntoki, nagakebye ku mwitero wawe. Ubwo nagakebye sinkwice, umenye kandi wemere ko ntashaka kukugirira nabi cyangwa kukwigomekaho. Sinigeze ngucumuraho, ahubwo wowe wirirwa umpīga kugira ngo unyice. Uhoraho abe ari we uducira urubanza kandi azampōrere, icyakora jyewe nta cyo nzagutwara. N'ubundi hari umugani w'aba kera uvuga ngo ‘Ubugome buva mu bagome!’ Ni yo mpamvu nta cyo nzagutwara. Ariko se mwami w'Abisiraheli, urarwanya nde? Urampīga ndi iki? Urampīga ndi nk'imbwa yipfiriye! Urampīga ndi nk'imbaragasa! Uhoraho nabe ari we udukiranura, nabe ari we uducira urubanza, nasanga ndi umwere akunkize.” Dawidi amaze kumubwira ayo magambo, Sawuli aramubaza ati: “Mwana wanjye Dawidi, koko iryo jwi ni iryawe?” Nuko Sawuli araturika ararira. Abwira Dawidi ati: “Undushije ubutungane, kuko ungiriye neza kandi jyewe narakugiriye nabi. Uyu munsi ugaragaje umutima mwiza umfitiye, kuko Uhoraho yari yakungabije ariko ukaba utanyishe. Mbese ubundi umuntu yabona umwanzi we ntamwice, ahubwo akamureka akikomereza urugendo? Uhoraho azakwiture ineza wangiriye uyu munsi! Ubu noneho menye ko uzaba umwami, ukaganza ku ngoma y'Abisiraheli. None ndahira Uhoraho ko nimara gupfa, utazarimbura urubyaro rwanjye kugira ngo usibanganye izina ryanjye mu muryango wacu.” Nuko Dawidi aramurahira, maze Sawuli arataha naho Dawidi n'ingabo ze basubira mu buhungiro. Samweli aza gupfa, Abisiraheli bose barakorana baramuririra maze bamushyingura iwe i Rama. Nyuma y'ibyo Dawidi ajya mu butayu bwa Parani. Dawidi akiri mu butayu amenya ko Nabali akemuza intama ze, amutumaho abasore icumi ati: “Nimujye i Karumeli, mundamukirize Nabali muti: ‘Gira amahoro n'ubugingo wowe n'abawe, n'ibyo utunze biguhire. Namenye ko waje gukemuza intama. Igihe cyose twamaranye n'abashumba bawe i Karumeli twabanye neza, kandi nta tungo ryawe twatwaye, na bo ubibarize barabikubwira. None rero kubera umunsi mukuru, abo basore banjye ubakīre neza, ubahe ibyo gufungurira abagaragu bawe nanjye Dawidi umwana wawe.’ ” Abo basore bageze kwa Nabali, bamusubiriramo amagambo yose Dawidi yabatumye maze barategereza. Nabali arabasubiza ati: “Dawidi uwo mwene Yese ni nde? Muri iki gihe hari abagaragu benshi batoroka ba shebuja, none ngo nimfate imigati n'amazi n'inyama nazigamiye abakemura intama zanjye, maze mbihe abantu ntazi n'iyo baturuka!” Abo basore basubira aho Dawidi ari, bamutekerereza ibyo Nabali yavuze. Nuko Dawidi abwira ingabo ze ati: “Buri wese nafate inkota ye.” Maze babigenza batyo, Dawidi na we afata iye ajyana n'ingabo zigera kuri magana ane, izindi magana abiri zisigara zirinze ibintu. Hagati aho umwe mu bagaragu ba Nabali aza kubwira Abigayile muka Nabali ati: “Dawidi aho ari mu butayu yatumye abantu gusuhuza databuja, ariko ababwira nabi. Nyamara abo bantu batugiriye neza cyane igihe cyose twamaranye na bo mu gasozi twabanye neza kandi nta tungo ryacu na rimwe batwaye. Igihe cyose twari kumwe na bo turagiye imikumbi, batubereye nk'urukuta rudukingira ijoro n'amanywa. None rero gerageza urebe icyo ukwiriye gukora, kuko ibya databuja n'urugo rwe byarangiye, dore ko we ari indakoreka umuntu akaba nta cyo yamubwira!” Nuko Abigayile ategura bwangu imigati magana abiri n'intama eshanu zitetse neza, n'impago ebyiri za divayi, n'ibiro cumi na bitanu by'ingano zikaranze, n'amaseri ijana y'imizabibu yumye, n'utubumbe magana abiri tw'imbuto z'umutini, abihekesha indogobe. Abwira abagaragu be ati: “Nimugende ndaza mbakurikiye.” Ariko ntiyagira icyo abwira umugabo we Nabali. Nuko amanuka umusozi rwihishwa ari ku ndogobe, Dawidi n'ingabo ze na bo bamanutse barahura. Dawidi yari yavuze ati: “Ni ishyano kuba nararinze amatungo yose y'uriya mugabo mu gasozi, akaba nta na rimwe ryanyazwe, none akaba anyituye inabi ku neza namugiriye! Uhoraho azampane yihanukiriye, nibucya hari umuntu w'igitsinagabo ukirangwa kwa Nabali!” Abigayile akubise Dawidi amaso ahita yururuka ku ndogobe, amwikubita imbere yubamye. Acyubamye imbere ye aramubwira ati: “Databuja, ube ari jye ubaraho icyaha! Mbabarira untege amatwi wumve icyo nkubwira. Databuja, ntiwite ku by'iriya ndakoreka Nabali. Koko izina ni ryo muntu. Nabali risobanurwa ngo ikigoryi kandi ubugoryi ni bwo bumuranga! Icyakora databuja, sinabonye abo basore wari watumye. None rero databuja, ndahiye Uhoraho kandi nawe ndakurahiye, ni Uhoraho ukubujije kumena amaraso no kwihorēra. Databuja, icyampa abanzi bawe n'abashaka kukugirira nabi bose bakaba nka Nabali! None rero databuja, aya maturo nkuzaniye uyahe ingabo zawe muri kumwe. Ndakwinginze umbabarire icyaha cyanjye, ikibi ntikikarangwe mu mibereho yawe yose. Uhoraho azaguha kwima ingoma wowe n'abazagukomokaho, kuko umurwanirira. Nihagira umuntu uzagukurikirana ashaka kukwica, Uhoraho Imana yawe azakinga ukuboko agukomereze ubuzima, naho abanzi bawe azabata iyo gihera nk'ukoresheje umuhumetso. Databuja, Uhoraho namara kugukorera ibyo yagusezeranyije byose, akakugira umutegetsi w'Abisiraheli, ntuzicuze ko utihōreye umena amaraso nta mpamvu. Databuja, Uhoraho namara kukugabira uzanyibuke.” Nuko Dawidi abwira Abigayile ati: “Nihasingizwe Uhoraho Imana y'Abisiraheli, we wakohereje uyu munsi kugira ngo duhure! Nawe ushimirwe gushyira mu gaciro kwawe, kuko uyu munsi wambujije kumena amaraso kugira ngo nihorēre. Nari narahiye Uhoraho Imana y'Abisiraheli, ko bwari gucya nta muntu w'igitsinagabo ukirangwa kwa Nabali. Ariko Uhoraho yambujije kukugirira nabi, kuko wahise unsanganira.” Nuko Dawidi yakira ibyo Abigayile amutuye, maze aramubwira ati: “Isubirire imuhira amahoro, wiboneye ko nakumvise nkakwakira neza.” Abigayile ageze imuhira, asanga Nabali yakoresheje ibirori nk'iby'umwami. Yari yanezerewe ndetse yasinze. Abigayile ntiyagira icyo amubwira kugeza mu gitondo. Bukeye Nabali amaze gusinduka, umugore we amutekerereza ibyari byabaye maze umutima urahagarara amera nk'igiti. Hashize nk'iminsi icumi, Uhoraho atuma Nabali apfa. Dawidi amenye ko Nabali yapfuye aravuga ati: “Nihasingizwe Uhoraho wandengeye akankiza agasuzuguro ka Nabali, kandi akandinda kugira nabi. Uhoraho yatumye ubugome bwa Nabali bumugaruka.” Nuko Dawidi atuma abagaragu be kumurehereza Abigayile, kugira ngo amubere umugore. Bageze i Karumeli baramubwira bati: “Dawidi yakudutumyeho kugira ngo tukuzane umubere umugore.” Nuko Abigayile yubama imbere yabo aravuga ati: “Dore ndi umuja we, niyemeje kujya nōza ibirenge by'abagaragu ba databuja.” Abigayile ahaguruka bwangu yurira indogobe, aherekezwa n'abaja batanu, akurikira intumwa za Dawidi maze aba umugore we. Dawidi yari yaranarongoye Ahinowamu w'i Yizerēli, bombi bamubera abagore. Naho Mikali umukobwa wa Sawuli wahoze ari umugore wa Dawidi, Sawuli yari yaramushyingiye Palitiyeli mwene Layishi w'i Galimu. Abanyazifu bongera kujya i Gibeya kubwira Sawuli ko Dawidi yihishe ku musozi wa Hakila, ahateganye na Yeshimoni. Sawuli atoranya mu Bisiraheli ingabo z'intwari ibihumbi bitatu, bajya gushakira Dawidi mu butayu bw'i Zifu. Sawuli ashinga amahema ku musozi wa Hakila ahateganye na Yeshimoni, iruhande rw'inzira. Dawidi we yiberaga mu butayu, yumva ko Sawuli yaje kumuhīga. Nuko yohereza abatasi, amenya ko Sawuli yahageze koko. Dawidi ajya kugenzura, amenya aho Sawuli na Abuneri mwene Neri umugaba w'ingabo ze baryamye. Sawuli yari aryamye hagati ingabo ze zimukikije. Dawidi abaza Ahimeleki w'Umuheti, na Abishayi mukuru wa Yowabu mwene Seruya ati: “Ni nde turi bumanukane tukajyana aho Sawuli n'ingabo ze baraye?” Abishayi aramusubiza ati: “Ni jye turi bujyane.” Nijoro Dawidi na Abishayi bajyayo basanga Sawuli asinziriye, icumu rye rishinze iruhande rw'umusego. Abuneri n'izindi ngabo bari baryamye bamukikije. Abishayi ni ko kubwira Dawidi ati: “Uyu munsi Imana ikugabije umwanzi wawe, none ureke mushite ku butaka n'icumu rimwe gusa ntashubijemo.” Dawidi asubiza Abishayi ati: “Uramenye ntugire icyo umutwara kuko nta kuntu utabarwaho igicumuro, wishe uwo Uhoraho yimikishije amavuta. Ndahiye Uhoraho, Uhoraho azabe ari we umwiyicira, yapfa igihe cye kigeze cyangwa akagwa ku rugamba. Uhoraho arandinde gukora ishyano ngo nice uwo yimikishije amavuta. Ahubwo fata icumu rye riri iruhande rw'umusego, n'agacuma ke k'amazi twigendere.” Dawidi na Abishayi batwara icumu n'agacuma k'amazi byari iruhande rw'umusego wa Sawuli barigendera. Ntihagira n'umwe ubabona cyangwa ngo abimenye, cyangwa ngo akanguke, kuko bose bari basinziriye ubuticura babitewe n'Uhoraho. Nuko Dawidi ajya hakurya mu mpinga y'umusozi ahitaruye, ahamagara ingabo za Sawuli na Abuneri mwene Neri ati: “Abuneri we, uranyumva?” Abuneri aramubaza ati: “Uri nde yewe muntu usakuriza umwami?” Dawidi aramubwira ati: “Ko uri intwari ukaba utagira uwo muhwanye mu ngabo z'Abisiraheli, ni iki cyatumye utabasha kurarira umwami shobuja? Hari umuntu waje kwica umwami shobuja ntiwamubona. Ibyo mwakoze si byo. Ndahiye Uhoraho ko mukwiye kwicwa kuko mutaraririye shobuja, uwo Uhoraho yimikishije amavuta. Ngaho reba niba icumu rye n'agacuma ke k'amazi bikiri iruhande rw'umusego we.” Sawuli yumvise iryo jwi amenya ko ari irya Dawidi, ni ko kumubaza ati: “Mwana wanjye Dawidi, koko iryo jwi ni iryawe?” Dawidi aramusubiza ati: “Ni iryanjye, nyagasani. Ariko se databuja, ni iki gituma ukomeza kunkurikirana? Nakoze iki? Ikibi nakugiriye ni ikihe? None nyagasani, wumve icyo nkubwira. Niba Uhoraho ari we wakunteje, nzamuha ituro ryo kwiyunga na we, ariko niba ari abantu bakunteje Uhoraho abavume. Banciye mu gihugu cy'Uhoraho bagira ngo njye aho ndamya izindi mana, ariko Uhoraho ntiyemere ko mpfira mu mahanga. Ni kuki umwami w'Abisiraheli yahagurutswa no guhīga imbaragasa nkanjye, cyangwa akaba nk'uhīga inkware mu gasozi?” Sawuli aravuga ati: “Dawidi mwana wanjye, naracumuye none garuka sinzongera kukugirira nabi. Iri joro wanyeretse ko udashaka kunyica. Ni koko nagenje nk'umusazi kandi naribeshye bikabije!” Dawidi aramubwira ati: “Dore icumu ryawe, ohereza umwe mu basore bawe yambuke aze arifate. Uhoraho yitura buri wese ibihwanye n'ubutungane n'ubudahemuka bwe. Iri joro Uhoraho yakungabije, ariko nanze kukwica kuko yakwimikishije amavuta. None rero nk'uko nakijije ubugingo bwawe iri joro, nanjye Uhoraho azankize andinde amakuba yose.” Sawuli aramubwira ati: “Dawidi mwana wanjye, ngusabiye umugisha! Icyo uzajya ukora cyose uzajye uhirwa, no gutsinda uzatsinda!” Nuko Dawidi arigendera, naho Sawuli asubira iwe. Nyuma y'ibyo Dawidi aribwira ati: “Umunsi umwe Sawuli azanyica. Icyiza ni uko nahungira mu gihugu cy'Abafilisiti. Nindenga umupaka w'Abisiraheli bizaca Sawuli intege ye gukomeza kunkurikirana, bityo mbe mukize.” Nuko ahagurukana n'ingabo ze magana atandatu, bajya kwa Akishi mwene Mawoki umwami w'i Gati, buri wese ajyana n'umuryango we. Dawidi na we ajyana n'abagore be bombi Ahinowamu w'i Yizerēli, na Abigayile wahoze ari muka Nabali w'i Karumeli, batura i Gati kwa Akishi. Baza kubwira Sawuli ko Dawidi yahungiye i Gati, ntiyakomeza kumukurikirana. Dawidi abwira Akishi ati: “Nyagasani niba ngutonnyeho, umpe aho njya kwiturira mu mujyi wo mu cyaro, kuko bidakwiye ko dukomeza guturana nawe mu murwa wawe.” Uwo munsi Akishi amugabira Sikulagi. Ni yo mpamvu uwo mujyi wabaye uw'abami b'u Buyuda kugeza n'ubu. Dawidi yamaze umwaka n'amezi ane mu gihugu cy'Abafilisiti. Bakiri i Sikulagi, Dawidi n'ingabo ze bāgabaga ibitero mu Bageshuri no mu Bagirizi no mu Bamaleki, kuva kera ayo moko yari atuye mu karere ka Shuru kugeza mu Misiri. Aho Dawidi yateraga muri ako karere ntiyasigaga n'uwo kubara inkuru, yaba umugabo cyangwa umugore. Yanyagaga amashyo n'imikumbi, n'indogobe n'ingamiya n'imyambaro, yatabaruka akajya kwa Akishi. Iyo Akishi yamubazaga niba hari aho bateye, Dawidi yamusubizaga ko bagiye mu majyepfo ya Kanāni, bagatera Abayuda cyangwa Abayerahimēli cyangwa Abakeni. Aho Dawidi yateraga yarabatsembaga ntihagire umuntu n'umwe ajyana i Gati, kuko yatinyaga ko babwira Akishi ibyo akora. Uko ni ko yabigenzaga igihe cyose yamaze mu gihugu cy'Abafilisiti. Akishi yaramwizeraga cyane kuko yibwiraga ati: “Dawidi yatumye Abisiraheli bamuzinukwa, none azaba umugaragu wanjye iteka.” Muri iyo minsi Abafilisiti bakoranya ingabo kugira ngo batere Abisiraheli. Akishi abwira Dawidi ati: “Umenye neza ko wowe n'ingabo zawe muzatabarana natwe.” Dawidi aramusubiza ati: “Databuja, ahubwo nawe ubwawe uzaba wirebera ibyo nzakora!” Akishi aramubwira ati: “Kuva ubu rero uzaba umutware w'ingabo zindinda.” Muri icyo gihe Samweli yari yarapfuye, Abisiraheli baramaze kumuririra no kumushyingura mu mujyi w'iwabo i Rama. Sawuli kandi yari yaraciye mu gihugu cye hose abapfumu n'abashitsi. Nuko Abafilisiti barakorana bashinga ibirindiro i Shunemu. Sawuli na we akoranya ingabo z'Abisiraheli bashinga ibirindiro ku musozi wa Gilibowa. Sawuli abonye ibirindiro by'ingabo z'Abafilisiti, agira ubwoba cyane akuka umutima. Agisha Uhoraho inama ariko ntiyagira icyo amusubiza, haba mu nzozi cyangwa hakoreshejwe Urimu, cyangwa binyuze ku bahanuzi. Nuko Sawuli abwira ibyegera bye, ngo bijye kumushakira umugore ushobora gushika abazimu, kugira ngo ajye kumushikishaho. Ibyegera bye bimurangira umushitsikazi wa Endori. Nijoro Sawuli ariyoberanya ahindura imyambaro, ajyana n'abagabo babiri kwa wa mugore. Sawuli aramubwira ati: “Ndagusabye unshikire umuzimu w'uwo ndi bukubwire.” Uwo mugore aramubwira ati: “Uzi ko Sawuli yaciye mu gihugu abashitsi n'abapfumu bose. None ni iki gitumye untega umutego wo kunyicisha?” Sawuli amurahira mu izina ry'Uhoraho ati: “Nkurahiye Uhoraho, ibyo nta cyo bizagutwara.” Umugore aramubaza ati: “Ngushikire nde?” Sawuli aramusubiza ati: “Nshikira Samweli.” Wa mugore abonye Samweli atera hejuru, abaza Sawuli ati: “Ni iki cyatumye umbeshya bene aka kageni? Uri Sawuli!” Sawuli aramubwira ati: “Humura witinya! Ariko se ubonye iki?” Umugore aramubwira ati: “Mbonye umuzimu azamuka ava ikuzimu!” Sawuli aramubaza ati: “Ubonye asa ate?” Umugore ati: “Ni umusaza wifubitse igishura.” Sawuli amenya ko ari Samweli, yikubita hasi yubamye akoza uruhanga hasi. Nuko Samweli abaza Sawuli ati: “Ni kuki wankubaganiye ukampamagaza?” Sawuli aramusubiza ati: “Ndi mu kaga gakomeye cyane, Abafilisiti banteye kandi Imana yaranzinutswe! Nta cyo yigeze insubiza, yaba ikoresheje abahanuzi cyangwa mu nzozi. None naguhamagaje kugira ngo umbwire icyo ngomba gukora.” Samweli aramubaza ati: “None se niba Uhoraho yarakuzinutswe akaba yarabaye umwanzi wawe, urangishiriza iki inama? Uhoraho ashohoje ibyo yakuntumyeho, akuvanye ku ngoma ayihaye mugenzi wawe Dawidi. Icyatumye Uhoraho akugenza atyo, ni uko utamwumviye ngo ukore ibyo yagutegetse, ukurikije uko yari yarakariye Abamaleki. Wowe ubwawe n'Abisiraheli bose Uhoraho azabagabiza Abafilisiti, ndetse ejo wowe n'abahungu bawe tuzaba turi kumwe ikuzimu, naho ingabo z'Abisiraheli zizatsindwa.” Ako kanya Sawuli yikubita hasi arambaraye kuko amagambo ya Samweli yari amuteye ubwoba cyane, kandi nta n'agatege yari afite kuko yari amaze umunsi n'ijoro nta cyo akoza ku munwa. Wa mugore yegera Sawuli asanga yazahaye cyane. Ni ko kumubwira ati: “Databuja, nakumviye nemera guhara amagara yanjye nkora ibyo wambwiye. None nanjye umuja wawe ndakwinginze wumve icyo nkubwira: ureke nguhe utwo ufungura ufate agatege, maze ubone gukomeza urugendo.” Ariko Sawuli aranga ati: “Ntabwo ndi burye.” Nyamara ibyegera bye na wa mugore bakomeje kumuhata aremera, arahaguruka yicara ku buriri. Uwo mugore yari afite ikimasa cy'umushishe akibagisha vuba vuba, afata n'ifu akora imigati idasembuye. Arangije ahereza Sawuli n'abagaragu be barafungura. Hanyuma barahaguruka basubira mu birindiro byabo muri iryo joro. Mbere y'uko Abisiraheli bakambika hafi y'isōko mu kibaya cya Yizerēli, Abafilisiti bari bakoranyirije ingabo zabo zose Afeki. Abategetsi b'Abafilisiti biyereka imbere y'imitwe y'ingabo zabo, iy'amagana n'iy'ibihumbi. Dawidi n'ingabo ze baza ubwa nyuma bakurikiye Akishi. Nuko abategetsi b'Abafilisiti babaza Akishi bati: “Bariya Baheburayi baragenzwa n'iki?” Arabasubiza ati: “Uriya ni Dawidi wari umugaragu wa Sawuli umwami w'Abisiraheli. Tumaranye umwaka urenga kandi kuva yagera iwanjye nta cyo munengaho.” Ariko abategetsi b'Abafilisiti barakarira Akishi, baramubwira bati: “Sezerera uriya mugabo asubire aho wamugabiye. Ntatabarana natwe, kuko tugeze ku rugamba yaduhinduka akatugambanira. Mbese hari ukundi yakwiyunga na shebuja uretse kutwicisha? Si we Dawidi babyinaga ngo ‘Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi we yica ibihumbagiza?’ ” Nuko Akishi ahamagaza Dawidi aramubwira ati: “Nkurahiye Uhoraho ko uri intungane. Ndetse nakwishimira gutabarana nawe, kandi nta kibi nigeze nkubonaho kuva wagera iwanjye kugeza uyu munsi. Ariko abategetsi ntibakwishimiye. None isubirireyo mu mahoro, we kugira icyo ukora kidashimishije abategetsi b'Abafilisiti.” Dawidi abaza Akishi ati: “Nyagasani, icyo nakoze kibi ni iki, kuva aho nagereye iwawe kugeza uyu munsi? Databuja, ni iki wambonyeho kimbuza kujya kurwanya abanzi bawe?” Akishi aramusubiza ati: “Ntacyo! Ku bwanjye unshimisha nk'umumarayika w'Imana, ariko abakuru b'ingabo z'Abafilisiti bavuze ko badashaka ko utabarana natwe. None rero ejo uzazindukane n'ingabo mwazanye, nibumara gucya mugende.” Bukeye Dawidi azindukana n'ingabo ze basubira mu gihugu cy'Abafilisiti, naho Abafilisiti bajya i Yizerēli. Ku munsi wa gatatu ni bwo Dawidi n'ingabo ze bageze i Sikulagi, basanga Abamaleki barateye mu majyepfo ya Kanāni, ndetse barashenye Sikulagi baranayitwika. Abamaleki bari baranyaze abagore n'abandi bantu bose bari bahari, abakuru n'abato. Nta muntu n'umwe bishe, ahubwo bose barabajyanye. Dawidi n'ingabo ze bahageze basanga umujyi ari umuyonga, abagore babo n'abahungu babo n'abakobwa babo barajyanywe ho iminyago. Dawidi n'ingabo ze baraboroga kugeza ubwo bari batagishobora kurira. Abagore bombi ba Dawidi, Ahinowamu w'i Yizerēli na Abigayile wahoze ari muka Nabali w'i Karumeli, na bo bari baranyazwe. Ingabo zose zari zarakaye cyane kubera ko abana babo bari banyazwe, bityo bajya inama yo kwicisha Dawidi amabuye. Ariko muri ayo makuba yose, Dawidi arushaho kugira ubutwari ku bw'Uhoraho Imana ye. Dawidi abwira umutambyi Abiyatari mwene Ahimeleki ati: “Zana igishura cy'ubutambyi.” Abiyatari arakizana. Dawidi abaza Uhoraho ati: “Mbese ninkurikira Abamaleki nzabashyikira?” Uhoraho aramusubiza ati: “Bakurikire uzabashyikira, kandi uzabohōza abo banyaze.” Dawidi ahagurukana n'ingabo ze magana atandatu, bageze ku mugezi wa Besori ingabo magana abiri zirahasigara, kubera ko bari bananiwe. Dawidi akomezanya n'ingabo magana ane. Bakigenda ingabo za Dawidi zibona Umunyamisiri ku gasozi, ziramumuzanira. Zimuha umugati ararya, zimuha n'amazi aranywa, zimuha n'agatsima k'imbuto z'imitini n'amaseri abiri y'imizabibu yumye. Amaze kurya arahembuka. Yari amaze iminsi itatu n'amajoro atatu nta cyo arya nta n'icyo anywa. Dawidi aramubaza ati: “Uri umugaragu wa nde, kandi uri uwa he?” Uwo musore aramusubiza ati: “Ndi Umunyamisiri w'inkoreragahato y'Umwamaleki. Databuja yantaye aha ndwaye, ubu mpamaze iminsi itatu. Twari twarateye mu majyepfo ya Kanāni, dutera Abakereti n'Abayuda n'abakomoka kuri Kalebu, ndetse dutwika Sikulagi.” Dawidi aramubaza ati: “Wajya kunyereka aho izo ngabo ziri?” Na we aramusubiza ati: “Ndahira mu izina ry'Imana ko utazanyica cyangwa ngo unsubize databuja, ndajya kukwereka aho ziri.” Nuko arabajyana basanga Abamaleki bari aho hose barya banywa, bari mu birori byo kwishimira iminyago myinshi bavanye mu gihugu cy'Abafilisiti no mu cy'Abayuda. Ingabo za Dawidi zirabica, kuva mu museso kugeza ku mugoroba w'umunsi wakurikiyeho. Uretse abasore magana ane buriye ingamiya zabo bagahunga, nta wundi muntu warokotse. Dawidi abohōza abantu bose Abamaleki bari banyaze, harimo n'abagore be bombi. Ntihagira umuntu n'umwe ubura yaba umuto cyangwa umukuru, yaba umuhungu cyangwa umukobwa, n'iminyago yose Abamaleki bari batwaye arayigaruza. Anyaga amashyo n'imikumbi by'Abamaleki, abashoreye ayo matungo bakagenda bavuga bati: “Uyu ni umunyago wa Dawidi.” Dawidi agera aho ba bandi magana abiri bari bananiriwe, ntibambukane na we umugezi wa Besori. Bamubonye baza kumusanganira we n'abantu bari kumwe. Dawidi arabegera arabaramutsa. Bamwe mu ngabo za Dawidi b'abagome n'ibipfayongo baravuga bati: “Aba bantu tutatabaranye ntituzabaha ku minyago twazanye, uretse ko buri muntu tuzamuha umugore we n'abana be akabajyana.” Dawidi arababwira ati: “Oya bavandimwe, ntimugenze mutyo mu byo Uhoraho yaduhaye, kuko yaturinze akaduha gutsinda abari badutereye umujyi. Nta wakwemera rero igitekerezo cyanyu. Ahubwo mwese muragabana muringanize, ari abagiye ku rugamba ari n'abasigaye barinze ibintu.” Ibyo Dawidi abigira ihame n'itegeko mu Bisiraheli, kuva icyo gihe kugeza n'ubu. Bageze i Sikulagi, Dawidi yoherereza abakuru b'Abayuda b'incuti ze ku minyago bazanye, arababwira ati: “Nimwakire iyo mpano ivuye mu minyago yo mu banzi b'Uhoraho.” Ayoherereza ab'i Beteli n'ab'i Ramoti yo mu majyepfo n'ab'i Yatiri, n'aba Aroweri n'ab'i Sifemoti n'aba Eshitemowa, n'ab'i Rakala n'abo mu mijyi y'Abayerahimēli n'abo mu mijyi y'Abakeni, n'ab'i Horuma n'ab'i Borashani n'aba Ataki, n'ab'i Heburoni n'ab'ahantu hose Dawidi n'ingabo ze bigeze kugera. Igihe kimwe Abafilisiti barwanye n'Abisiraheli, barwanira ku musozi wa Gilibowa. Abisiraheli barahunga ndetse benshi muri bo barapfa. Abafilisiti basatira Sawuli n'abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli. Urugamba rwibasira Sawuli, abarashi b'Abafilisiti baramusatira baramukomeretsa cyane. Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Kura inkota yawe unsogote, ntava aho nicwa urubozo na bariya banyamahanga batakebwe!” Ariko uwo wamutwazaga intwaro bimutera ubwoba ntiyabyemera. Sawuli ni ko gufata inkota ye ayishitaho. Uwamutwazaga intwaro abonye Sawuli apfuye, yishita ku nkota ye apfana na Sawuli. Nguko uko uwo munsi Sawuli n'abahungu be batatu n'uwamutwazaga intwaro, n'abo bari kumwe na we bose bapfiriye rimwe. Nuko Abisiraheli bari batuye mu kibaya cya Yizerēli no hakurya ya Yorodani, bamenye ko ingabo z'Abisiraheli zahunze na Sawuli n'abahungu be bapfuye, basiga imijyi yabo barahunga, Abafilisiti baraza bayituramo. Ku munsi ukurikiye uw'urugamba Abafilisiti baza gucuza imirambo, basanga Sawuli n'abahungu be batatu aho bapfiriye ku musozi wa Gilibowa. Bamuca umutwe bamucuza intwaro ze, babizengurukana mu Bufilisiti hose, kugira ngo iyo nkuru imenyekane mu bantu no mu ngoro z'ibigirwamana byabo. Intwaro za Sawuli bazishyira mu ngoro y'imanakazi Ashitaroti, naho umurambo we bawumanika ku rukuta rw'umujyi w'i Betishani. Abaturage b'i Yabeshi y'i Gileyadi bumvise ibyo Abafilisiti bakoreye Sawuli, abagabo bose b'intwari bagenda ijoro ryose bajya i Betishani, bamanura umurambo wa Sawuli n'iy'abahungu be bayijyana i Yabeshi barayitwika. Hanyuma barundarunda amagufwa yabo, bayahamba aho i Yabeshi munsi y'umunyinya. Nuko bamara iminsi irindwi bigomwa kurya. Sawuli amaze gupfa Dawidi asubira i Sikulagi amaze gutsinda Abamaleki, ahamara iminsi ibiri. Ku munsi wa gatatu haza umuntu uvuye mu birindiro by'ingabo za Sawuli, yari yashishimuye imyambaro ye, yiyoreye umukungugu mu mutwe nk'uwapfushije. Ageze imbere ya Dawidi yikubita hasi yubamye. Dawidi aramubaza ati: “Uturutse he?” Aramusubiza ati: “Nacitse mu birindiro by'ingabo z'Abisiraheli.” Dawidi aramubwira ati: “Ntekerereza uko byagenze.” Uwo muntu ati: “Abisiraheli barahunze kandi benshi muri bo baguye ku rugamba, ndetse Sawuli n'umuhungu we Yonatani na bo barapfuye.” Dawidi abaza uwo musore ati: “Wamenye ute ko Sawuli n'umuhungu we Yonatani bapfuye?” Uwo musore ati: “Nari ku musozi wa Gilibowa mbona Sawuli yishingikirije icumu, yari asatiriwe cyane n'Abafilisiti bari mu magare y'intambara n'abarwanira ku mafarasi. Akebutse arambona, arampamagara nditaba nti: ‘Karame!’ Ambaza uwo ndi we mubwira ko ndi Umwamaleki. Ni ko kumbwira ati: ‘Igira hino unsonge kuko mbabara cyane nubwo ngihumeka.’ Nuko ndamwegera ndamusonga, kuko nabonaga ko n'ubundi ari bupfe. Hanyuma mfata ikamba rye n'umuringa yari yambaye ku kuboko, ndabikuzanira nyakubahwa.” Dawidi ashishimura imyambaro ye, n'abari kumwe na we bose babigenza batyo, bararira baraboroga, biyiriza ubusa kubera Sawuli n'umuhungu we Yonatani, no kubera ingabo z'Uhoraho n'abandi Bisiraheli bose bari baguye ku rugamba. Dawidi abaza uwo musore ati: “Uri uwa he?” Aramusubiza ati: “Data ni Umwamaleki w'umwimukīra mu gihugu cyanyu.” Dawidi aramubwira ati: “Koko watinyutse kwica umwami Uhoraho yimikishije amavuta!” Dawidi ni ko guhamagara umwe mu ngabo ze aramubwira ati: “Genda umwice.” Nuko aramwica. Dawidi yari yabwiye uwo Mwamaleki ati: “Amaraso yawe aguhame, kuko wizize ubwo wihamyaga ko wishe umwami Uhoraho yimikishije amavuta.” Nuko Dawidi ahimba indirimbo yo kuririra Sawuli n'umuhungu we Yonatani, ategeka ko izigishwa Abayuda bose. Ni indirimbo yitwa iy'umuheto, yanditswe mu gitabo cya Yashari. “Isiraheli we, icyubahiro cyawe kiburiye mu mpinga z'imisozi mbega ukuntu intwari zawe zahaguye! Ntimubihingukirize ab'i Gati, ntibizamamazwe mu mayira ya Ashikeloni, naho ubundi Abafilisitikazi bazishima, abo bakobwa b'abatemera Imana bazasābwa n'ibyishimo. Misozi y'i Gilibowa, ikime n'imvura ntibikabatose ukundi, imirima yanyu ntizongere kurumbuka, ingabo zakingiraga intwari zanduriye muri mwe, ingabo ya Sawuli na yo ntigisigwa amavuta. Umuheto wa Yonatani ntiwahushaga umwanzi, inkota ya Sawuli na yo ntiyatahaga ubusa, byombi byicaga ab'intwari mu banzi. Sawuli na Yonatani bari bafite igikundiro mu mibereho yabo, no mu rupfu rwabo ntibasiganye. Banyarukaga kurusha agaca, bagiraga imbaraga kurusha intare! Bisirahelikazi, nimuririre Sawuli, yabambikaga imyenda y'igiciro, imyambaro yanyu yayitakishaga zahabu. Mbega ukuntu intwari zaguye ku rugamba! Yonatani yaguye mu mpinga z'imisozi. Igendere muvandimwe Yonatani unsigiye agahinda, wari incuti yanjye y'amagara, wankunze ku buryo butangaje, urukundo rwawe rwandutiraga urw'abagore. Mbega ukuntu intwari zahaguye! Intwaro z'intambara zararimbuwe.” Nyuma y'ibyo Dawidi agisha Uhoraho inama ati: “Mbese nzamuke njye muri umwe mu mijyi y'u Buyuda?” Uhoraho aramusubiza ati: “Zamuka ujyeyo.” Dawidi aramubaza ati: “Njye mu wuhe?” Uhoraho aramusubiza ati: “Jya i Heburoni.” Dawidi ajyayo, ajyana n'abagore be bombi: Ahinowamu w'i Yizerēli, na Abigayile wahoze ari muka Nabali w'i Karumeli. Ajyana kandi n'ingabo ze zose n'imiryango yazo, bajya gutura i Heburoni no mu mijyi iyikikije. Nuko Abayuda baza i Heburoni, basīga Dawidi amavuta aba umwami wabo. Dawidi amenye ko abantu b'i Yabeshi yo muri Gileyadi ari bo bashyinguye Sawuli, abatumaho ati: “Uhoraho abahe umugisha, kuko mwitaye kuri shobuja Sawuli mukamushyingura. Uhoraho abagirire neza kandi abiteho, nanjye ubwanjye nzabitura iyo neza mwagize. Nuko rero nimukomere mube intwari. Dore shobuja Sawuli yarapfuye, none Abayuda ni jye basīze amavuta ngo mbe umwami wabo.” Abuneri mwene Neri umugaba w'ingabo za Sawuli, yari yajyanye Ishibosheti mwene Sawuli i Mahanayimu. Amugira umwami wa Isiraheli yose igizwe n'intara ya Gileyadi, n'iya Ashēri n'iya Yizerēli, n'iy'Abefurayimu n'iy'Ababenyamini. Icyo gihe Ishibosheti mwene Sawuli yari amaze imyaka mirongo ine avutse, amara imyaka ibiri ku ngoma. Ab'umuryango wa Yuda ni bo bayobotse Dawidi. Dawidi amara imyaka irindwi n'amezi atandatu i Heburoni ari umwami wabo. Abuneri mwene Neri n'ingabo za Ishibosheti mwene Sawuli, bava i Mahanayimu bagenda berekeje i Gibeyoni. Yowabu mwene Seruya na we ajyana n'ingabo za Dawidi berekeza i Gibeyoni. Iyo mitwe yombi y'ingabo ihurira ku cyuzi cy'i Gibeyoni, ishinga ibirindiro ku mpande zombi z'icyuzi, umutwe umwe hakuno undi hakurya. Nuko Abuneri abwira Yowabu ati: “Abasore bamwe bo mu ngabo zanyu nibaze barwane n'abo mu zacu.” Yowabu arabyemera. Mu ngabo za Ishibosheti mwene Sawuli hahaguruka abasore cumi na babiri b'Ababenyamini, no mu ngabo za Dawidi hahaguruka abandi cumi na babiri. Buri musore asingira umutwe w'uwo bahanganye, amusogota inkota mu rubavu, bose baracuranguka. Ni cyo cyatumye aho hantu hitwa “Umurima w'ubugi bw'inkota”, uri i Gibeyoni. Uwo munsi haba intambara ikomeye cyane, maze ingabo za Dawidi zitsinda Abuneri n'ingabo z'Abisiraheli. Ubwo abahungu batatu ba Seruya ari bo Yowabu na Abishayi na Asaheli, bari muri iyo ntambara. Asaheli yanyarukaga nk'ingeragere, ni ko gukurikirana Abuneri nta gukebakeba. Nuko Abuneri akebutse aramubaza ati: “Mbese ni wowe Asaheli we?” Aramusubiza ati: “Ni jye.” Abuneri aramubwira ati: “Reka kunkurikirana, genda usumire umwe mu ngabo zanjye umucuze ibyo afite.” Ariko Asaheli ntiyabyitaho akomeza kumukurikirana. Abuneri arongera aramubwira ati: “Waretse rwose kunkurikirana! Kuki ushaka ko nkwica? Nazongera nte kurebana na mukuru wawe Yowabu?” Nyamara Asaheli ntiyareka kumusatira. Nuko Abuneri amutikura umuhunda w'icumu mu nda uhinguka mu mugongo, Asaheli yikubita hasi arapfa. Abantu bose bageze aho Asaheli yaguye bakahahagarara. Ariko Yowabu na Abishayi bakurikirana Abuneri, izuba rirenga bageze ku musozi wa Ama uteganye n'i Giya, ku nzira ijya mu butayu bw'i Gibeyoni. Ingabo z'Ababenyamini zikoranira iruhande rwa Abuneri, ziremamo umutwe umwe mu mpinga y'umusozi. Abuneri ahamagara Yowabu aramubaza ati: “Tuzageza he kwicana? Mbese ibyo ntibizatuzanira ingaruka mbi? Utegereje iki kugira ngo ubwire abantu bawe be gukomeza gukurikirana abavandimwe babo?” Yowabu aramusubiza ati: “Ndahiye Imana ihoraho ko iyo utaza kuvuga ayo magambo, ingabo zanjye zari gurikirana abavandimwe babo kugeza mu gitondo.” Nuko Yowabu avuza ihembe, ingabo ze zireka gukurikirana Abisiraheli, intambara irangira ityo. Muri iryo joro Abuneri n'ingabo ze bamanuka mu kibaya cya Yorodani bambuka uruzi, bambukiranya Bitironi bagera i Mahanayimu. Yowabu amaze kureka gukurikirana Abuneri akoranya ingabo, mu ngabo za Dawidi haburamo abantu cumi n'icyenda na Asaheli. Nyamara zari zishe abantu magana atatu na mirongo itandatu mu Babenyamini no mu ngabo za Abuneri. Nuko bajyana umurambo wa Asaheli, bawushyingura mu mva ya se i Betelehemu. Hanyuma Yowabu n'ingabo ze bagenda ijoro ryose, bucya bageze i Heburoni. Intambara imara igihe kirekire hagati y'abashyigikiye abo kwa Sawuli n'abashyigikiye Dawidi. Dawidi yagendaga agwiza amaboko, naho abo kwa Sawuli bakarushaho gucika intege. Dore abahungu Dawidi yabyariye i Heburoni: uw'impfura ni Amunoni yabyaranye na Ahinowamu w'i Yizerēli, uwa kabiri ni Kileyabu yabyaranye na Abigayile wahoze ari muka Nabali w'i Karumeli, uwa gatatu ni Abusalomu yabyaranye na Māka umukobwa wa Talumayi umwami wa Geshuri, uwa kane ni Adoniya yabyaranye na Hagita, uwa gatanu ni Shefatiya yabyaranye na Abitali, naho uwa gatandatu ni Yitereyamu yabyaranye na Egila. Ngabo abahungu Dawidi yabyariye i Heburoni. Mu ntambara yabaye hagati y'ab'inzu ya Sawuli n'iya Dawidi, Abuneri yakomeje kugenda arushaho kwamamara mu bo kwa Sawuli. Sawuli yari afite inshoreke yitwaga Risipa, umukobwa wa Aya. Umunsi umwe Ishibosheti abaza Abuneri ati: “Kuki wahangaye kuryamana n'inshoreke ya data?” Abuneri arakazwa cyane n'ayo magambo ya Ishibosheti, aramubwira ati: “Ese wibwira ko ndi umugambanyi ukorera Abayuda? Kugeza ubu sinigeze ntenguha inzu ya so Sawuli n'abavandimwe be n'incuti ze. Nta cyo ntakoze ngo utagwa mu maboko ya Dawidi, none unshinje ko naryamanye n'uyu mugore? Imana impane yihanukiriye nintasohoza ibyo Uhoraho yarahiye Dawidi, ari byo gukura ubwami mu muryango wa Sawuli kugira ngo Dawidi yime ingoma, aganze muri Isiraheli no mu Buyuda kuva i Dani mu majyaruguru ukageza i Bērisheba mu majyepfo.” Ishibosheti ntiyabasha kugira icyo amusubiza kuko yamutinyaga. Abuneri ahera ko yohereza intumwa kuri Dawidi, ziramubwira ziti: “Ese iki gihugu si icyawe? Reka tugirane amasezerano nzagufashe kwigarurira Isiraheli yose.” Dawidi aramusubiza ati: “Ndabyemeye, nzagirana nawe amasezerano, ariko ntuzantunguke imbere utazanye umugore wanjye Mikali, umukobwa wa Sawuli.” Nuko Dawidi yohereza intumwa kuri Ishibosheti mwene Sawuli, aramubwira ati: “Nyoherereza umugore wanjye Mikali nakoye ibinyita ijana by'Abafilisiti.” Ishibosheti ategeka ko bavana Mikali ku mugabo we Palitiyeli mwene Layishi. Palitiyeli agenda arira aherekeje umugore we kugera i Bahurimu. Bahageze Abuneri aramubwira ati: “Subira iwawe”. Nuko Palitiyeli asubirayo. Hanyuma Abuneri akoranya abakuru b'Abisiraheli, arababwira ati: “Hashize igihe mushaka ko Dawidi ababera umwami, none ngaho nimusohoze icyifuzo cyanyu! Uhoraho yamuvuzeho ati: ‘Umugaragu wanjye Dawidi ni we uzakura ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli mu maboko y'Abafilisiti, n'abandi banzi babo bose.’ ” Abuneri abyemeza n'Ababenyamini, hanyuma ajya i Heburoni, atekerereza Dawidi iby'uwo mugambi wemejwe n'Abisiraheli ndetse n'Ababenyamini bose. Yageze i Heburoni kwa Dawidi aherekejwe n'abantu makumyabiri, Dawidi abakorera umunsi mukuru. Abuneri aramubwira ati: “Nyagasani, reka ngende nkoranyirize hamwe Abisiraheli bose bagirane nawe amasezerano, bityo uzategeke igihugu cyose nk'uko ubyifuza.” Dawidi aramusezerera, Abuneri agenda amahoro. Nyuma y'ibyo Yowabu n'izindi ngabo za Dawidi baratabaruka, bazana iminyago myinshi. Ariko Abuneri ntiyari akiri i Heburoni kwa Dawidi, kuko yari yasezerewe akigendera amahoro. Yowabu n'ingabo bari kumwe bakihagera, bamusanganiza inkuru ko Abuneri mwene Neri yaje kubonana n'umwami, maze akamureka akigendera amahoro. Yowabu ahita asanga umwami aramubaza ati: “Ibyo wakoze ni ibiki? Kubona Abuneri aza iwawe ukamureka akagenda! Buriya uzi ko Abuneri mwene Neri yazanywe no kukwinja kugira ngo agutate, amenye itabara n'itabaruka ryawe ndetse n'icyo ukora cyose!” Yowabu avuye ibwami yohereza intumwa ngo zikurikire Abuneri, ariko Dawidi ntiyari abizi. Bamugarurira ku iriba rya Sira. Abuneri akigera ku irembo rya Heburoni, Yowabu aramwihererana nk'ufite icyo agiye kumubwira mu ibanga, maze amusogota mu nda aramwica. Bityo Yowabu aba ahoreye murumuna we Asaheli. Dawidi abimenye aravuga ati: “Uhoraho azi ko jye n'ubwami bwanjye, turi abere rwose ku byerekeye urupfu rwa Abuneri mwene Neri. Amaraso ye azahame Yowabu n'ab'inzu ye. Mu bazamukomokaho ntihakaburemo urwaye kuninda cyangwa indwara z'uruhu zanduza, cyangwa uwamugaye cyangwa uwicwa n'inkota cyangwa inzara.” Yowabu na mukuru we Abishayi bishe Abuneri, bamuhōra ko yari yarishe murumuna wabo Asaheli mu ntambara y'i Gibeyoni. Dawidi abwira Yowabu n'abari kumwe na we bose ati: “Nimushishimure imyambaro yanyu, mwambare imyambaro yerekana akababaro muririre Abuneri.” Nuko Umwami Dawidi na we aherekeza umurambo wa Abuneri, bawuhamba i Heburoni. Dawidi ahacurira umuborogo, n'abari kumwe na we bose bararira. Umwami ahimba indirimbo yo kuririra Abuneri agira ati: “Abuneri upfuye urw'abatagira ubwenge koko? Ntiwari uboshye amaboko cyangwa amaguru, ariko upfuye nk'uguye mu gico cy'abagizi ba nabi.” Nuko abantu bose bakomeza kuririra Abuneri. Hanyuma binginga Dawidi ngo afungure butarira, ariko ararahira ati: “Imana impane yihanukiriye ningira icyo nkoza ku munwa izuba ritararenga.” Abantu bose babimenye barabishima, nk'uko n'ubundi bajyaga banyurwa n'ibyo Dawidi yakoraga byose. Ibyo byatumye Abayuda n'Abisiraheli bose bamenya ko atari umwami wicishije Abuneri mwene Neri. Nuko umwami arakomeza abwira ibyegera bye ati: “Mbese ntimuzi ko twapfushije Umwisiraheli w'intwari akaba n'igikomangoma? Nanjye ubwanjye nubwo ndi umwami nkaba narimikishijwe amavuta, bene Seruya bariya barananiye! Ariko Uhoraho azaba ari we ubahana akurikije ibibi bakoze.” Ishibosheti mwene Sawuli yumvise ko Abuneri yapfiriye i Heburoni, acika intege n'Abisiraheli bose bahagarika umutima. Mu batware b'ingabo za Ishibosheti harimo abavandimwe babiri, umwe yitwaga Bāna undi akitwa Rekabu. Bari bene Rimoni w'i Bēroti w'Umubenyamini. Bēroti yabaye umujyi w'Ababenyamini, kuva igihe abaturage bayo bahungiraga i Gitayimu bakahatura kugeza n'ubu. Yonatani mwene Sawuli yari afite umuhungu witwaga Mefibosheti. Igihe umuntu yavaga i Yizerēli akabika Sawuli na Yonatani, uwareraga Mefibosheti aramuterura kugira ngo amuhungane, kubera ko yihutaga umwana aramucika yikubita hasi, bimuviramo kumugara amaguru yombi. Icyo gihe Mefibosheti yari amaze imyaka itanu avutse. Bāna na Rekabu bene Rimoni w'i Bēroti bajya kwa Ishibosheti, bagerayo ku manywa y'ihangu igihe yari aryamye aruhutse. Bagishyīra Dawidi i Heburoni baramubwira bati: “Nyagasani, dore igihanga cy'umwanzi wawe Ishibosheti mwene Sawuli, washakaga kukwica. Uyu munsi Uhoraho yaguhoreye kuri Sawuli n'urubyaro rwe.” Dawidi arababwira ati: “Ndahiye Uhoraho wankijije mu makuba yose, ko ubwo Sawuli yapfaga uwaje kumumbikira yibwiraga ko anzaniye inkuru nziza. Nyamara naramufashe mwicira i Sikulagi, ibyo ni byo byabaye ibihembo by'inkuru ye. None se nk'abagizi ba nabi biciye umuntu w'intungane mu nzu ye bakamutsinda ku buriri bwe, nabura nte kubahora amaraso ye ngo mbakure ku isi?” Dawidi ategeka ingabo ze kwica Bāna na Rekabu, hanyuma zibaca ibiganza n'ibirenge zibamanika iruhande rw'icyuzi cy'i Heburoni. Nuko zifata cya gihanga cya Ishibosheti zigihamba mu mva ya Abuneri i Heburoni. Imiryango yose y'Abisiraheli yohereza abantu kuri Dawidi i Heburoni, baramubwira bati: “Dore turi amaraso amwe. Byongeye kandi mu gihe Sawuli yari umwami wacu, ni wowe wayoboraga ingabo z'Abisiraheli ku rugamba, ndetse Uhoraho yarakubwiye ati: ‘Ni wowe uzayobora ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli, ni nawe uzategeka Isiraheli.’ ” Nuko abakuru bose b'Abisiraheli basanga Umwami Dawidi i Heburoni, bagirana amasezerano mu izina ry'Uhoraho. Bamwimikisha amavuta aba umwami w'Abisiraheli. Dawidi yabaye umwami amaze imyaka mirongo itatu avutse, amara imyaka mirongo ine ku ngoma. I Heburoni yahamaze imyaka irindwi n'amezi atandatu ari umwami w'u Buyuda, indi myaka mirongo itatu n'itatu ayimara i Yeruzalemu ari umwami wa Isiraheli n'u Buyuda. Umwami Dawidi ajyana n'ingabo ze i Yeruzalemu, batera Abayebuzi bari bahatuye. Abayebuzi bari barabwiye Dawidi bati: “Ntuzabasha kwinjira muri uyu mujyi, ndetse abo muri twe b'impumyi n'ibirema bazakwirukana.” Bibwiraga ko Dawidi atabasha kuhigarurira. Nyamara Dawidi yigaruriye ikigo ntamenwa cy'i Siyoni, ari cyo cyiswe Umurwa wa Dawidi. Yari yavuze ati: “Umuntu ushaka gutsinda Abayebuzi agomba kunyura mu muyoboro w'amazi. Naho izo mpumyi n'ibyo birema mbanga urunuka.” Ni yo mpamvu bavuga ngo “Ntihakagire impumyi cyangwa ikirema binjira mu ngoro y'umwami.” Dawidi atura muri icyo kigo ntamenwa, acyita Umurwa wa Dawidi. Yubakisha n'andi mazu uhereye i Milo ukageza aho yari atuye. Dawidi agenda arushaho gukomera, kuko Uhoraho Imana Nyiringabo yari kumwe na we. Hiramu umwami w'i Tiri yohereza intumwa kuri Dawidi zimushyiriye ibiti by'amasederi, amwoherereza ababaji n'abaconzi b'amabuye, kugira ngo bubakire Dawidi ingoro. Nuko Dawidi amenya ko Uhoraho yamwimitse kugira ngo abe umwami w'Abisiraheli, kandi ko Imana yakomeje ubwami bwe kubera Abisiraheli ubwoko bwayo. Dawidi ageze i Yeruzalemu avuye i Heburoni yongera kugira inshoreke, arongora n'abandi bagore babyarana abahungu n'abakobwa. Dore amazina y'abavukiye i Yeruzalemu: Shamuwa na Shobabu, na Natani na Salomo, na Yibuhari na Elishuwa, na Nefegi na afiya, na Elishama na Eliyada na Elifeleti. Abafilisiti bumvise ko Dawidi yimitswe kugira ngo abe umwami w'Abisiraheli, baramutera. Dawidi abimenye ajya mu kigo ntamenwa. Abafilisiti baraza bashinga ibirindiro mu kibaya cy'Abarefa. Dawidi abaza Uhoraho ati: “Mbese njye gutera Abafilisiti urabangabiza mbatsinde?” Uhoraho aramusubiza ati: “Genda ubatere, nzabakugabiza ubatsinde nta kabuza.” Nuko Dawidi ajya i Bāli-Perasimu aba ari ho abatsindira Abafilisiti. Aravuga ati: “Uhoraho aciye icyuho mu banzi banjye nk'ahashenywe n'isuri.” Ni cyo cyatumye aho hantu bahita Bāli-Perasimu. Abafilisiti bahasiga ibigirwamana byabo, Dawidi n'ingabo ze barabijyana. Abafilisiti bongera gutera, bashinga ibirindiro mu kibaya cy'Abarefa. Dawidi abaza Uhoraho, Uhoraho aramusubiza ati: “Ntubatere muhanganye, ahubwo ubaturuke inyuma ahateganye n'ishyamba. Niwumva imirindi y'abantu mu biti uhite ugaba igitero, ndaba nkuri imbere kugira ngo nkugabize ingabo z'Abafilisiti.” Dawidi abigenza nk'uko Uhoraho yamutegetse, atsinda Abafilisiti arabirukana kuva i Geba kugeza i Gezeri. Dawidi yongera gukoranya intwari zose zo mu ngabo z'Abisiraheli, zigera ku bihumbi mirongo itatu. Ajyana na zo i Bāla mu Buyuda kuzana Isanduku y'Imana, yitirirwa izina ry'Uhoraho Nyiringabo, uganje hagati y'amashusho y'abakerubi. Bayikura kwa Abinadabu wari utuye mu mpinga y'umusozi, bayishyira mu igare rishya rikururwa n'ibimasa. Uza na Ahiyo abahungu ba Abinadabu, bayobora iryo gare. Bayikuye mu nzu kwa Abinadabu, Ahiyo ayijya imbere. Dawidi n'abandi Bisiraheli bose bari kumwe bishimira imbere y'Isanduku y'Uhoraho, bacuranga inanga z'amoko yose zirimo inanga z'indoha n'inanga nyamuduri, bavuza n'ishakwe n'ibinyuguri n'ibyuma birangīra. Bageze ku mbuga y'i Nakoni, ibimasa byakururaga igare biratsikira, Uza arambura ukuboko afata Isanduku y'Imana kugira ngo ayiramire. Uhoraho arakarira Uza cyane, amutsinda aho amuhoye icyo cyaha. Nuko Uza agwa iruhande rw'Isanduku y'Imana. Dawidi ababazwa n'uko Uhoraho yishe Uza, aho hantu bahita Peresi-Uza. Ni ryo zina ryaho na n'ubu. Uwo munsi Dawidi atinya Uhoraho, ni ko kwibaza ati: “Isanduku y'Uhoraho yaza iwanjye ite?” Ahitamo kutayijyana mu Murwa wa Dawidi, ahubwo ayijyana kwa Obedi-Edomu w'Umunyagati. Isanduku y'Uhoraho imarayo amezi atatu, Uhoraho aha umugisha Obedi-Edomu n'abe bose. Hanyuma Umwami Dawidi amenya ko Uhoraho yahaye umugisha urugo rwa Obedi-Edomu n'ibye byose kubera Isanduku y'Imana. Nuko ajya kwa Obedi-Edomu avanayo Isanduku y'Imana, bayijyana mu Murwa wa Dawidi bishimye cyane. Abayihetse bamaze gutera intambwe esheshatu, Dawidi atamba impfizi n'inyana y'umushishe. Dawidi abyinira imbere y'Isanduku y'Uhoraho yitakuma cyane, yambaye igishura cy'abatambyi. We n'abandi Bisiraheli bose baherekeza Isanduku y'Uhoraho, bavuza impundu n'amakondera. Igihe Isanduku y'Uhoraho yinjiraga mu Murwa wa Dawidi, Mikali umukobwa wa Sawuli arebera mu idirishya, abona Umwami Dawidi abyina yitakuma imbere y'Isanduku y'Uhoraho aramugaya. Isanduku imaze kuhagera bayishyira mu ihema Dawidi yayiteguriye. Dawidi atambira Uhoraho ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'iby'umusangiro. Arangije gutamba ibyo bitambo, asabira abantu umugisha mu izina ry'Uhoraho Nyiringabo. Nuko agaburira Abisiraheli bose bahateraniye, buri mugabo na buri mugore ahabwa umugati n'inyama n'umubumbe w'imizabibu. Hanyuma bose barataha. Dawidi na we arataha asabira abo mu rugo rwe umugisha, maze Mikali umukobwa wa Sawuli aza kumusanganira, aramubwira ati: “Mbega ngo uyu munsi umwami w'Abisiraheli arihesha icyubahiro yitakuma, akagaragaza ubwambure bwe imbere y'abaja n'abagaragu be nk'umuntu udafite agaciro!” Dawidi abwira Mikali ati: “Nzabyinira Uhoraho wantoranyije akandutisha so n'umuryango we wose, kugira ngo nyobore ubwoko bwe bw'Abisiraheli. Ku bwanjye nzakomeza kwiyoroshya no kwicisha bugufi, nyamara ibyo ntibizambuza kubahwa n'abo baja uvuga.” Mikali umukobwa wa Sawuli ntiyigeze abyara arinda apfa. Umwami Dawidi amaze gutura mu ngoro ye, Uhoraho amuha amahoro amurinda abanzi bose. Dawidi abwira umuhanuzi Natani ati: “Dore ntuye mu ngoro yubakishijwe amasederi, naho Isanduku y'Imana iba mu ihema.” Natani aramusubiza ati: “Genda ukore uko ubitekereza, kuko Uhoraho ari kumwe nawe.” Nyamara iryo joro Uhoraho abwira Natani ati: “Genda umbwirire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Ntabwo ari wowe uzanyubakira inzu nzabamo. Kuva igihe navaniye Abisiraheli mu Misiri kugeza n'ubu sinigeze mba mu nzu, ahubwo aho bimukiraga hose niberaga mu ihema. None se muri icyo gihe cyose, hari n'umwe mu bayobozi nashyizeho kuyobora ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli, nigeze mbaza impamvu mutanyubakira inzu y'amasederi?’ None rero ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Ni jye Uhoraho Nyiringabo wakwikuriye mu rwuri aho wari uragiye intama, nkugira umuyobozi w'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli. Aho wajyaga hose sinigeze ngutererana, nagutsindiye abanzi bose kandi nzakugira umwe mu birangirire byo ku isi. Igihugu cy'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli nzacyāgura nkibatuzemo mu mahoro. Abagome ntibazongera kubakandamiza nka kera, igihe nari narashyizeho abacamanza bo kuyobora ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli. Nawe nzakurinda abanzi bawe bose. Jyewe Uhoraho ngusezeranyije ko abagukomokaho bazahora basimburana ku ngoma. Numara gupfa ugashyingurwa hamwe na ba sokuruza, nzatoranya umwe mu rubyaro rwawe agusimbure ku ngoma, kandi nzakomeza ubwami bwe. Uwo ni we uzanyubakira inzu, nanjye nzakomeza ingoma ye iteka. Nzamubera Se na we ambere umwana, nakosa nzamuhana nk'uko umubyeyi ahana umwana we. Sinzigera mukuraho icyizere nk'uko nacyambuye Sawuli ubwo namurekaga nkamugusimbuza. Abazagukomokaho bazahora basimburana ku ngoma, kandi ubwami bwawe buzahoraho iteka.’ ” Natani abwira Dawidi ayo magambo yose nk'uko yayahishuriwe. Umwami Dawidi arinjira apfukama imbere y'Uhoraho, arasenga ati: “Nyagasani Uhoraho, ari jye ari n'umuryango wanjye, kugeza ubu ntitwari dukwiriye ibi byiza byose utugirira. Nyamara wowe Nyagasani Uhoraho, wabonye ko ibyo bidahagije umpa Isezerano ryo kugirira neza ab'umuryango wanjye mu bihe bizaza. Koko iyo ni inyigisho uhaye umuntu, Nyagasani Uhoraho. Nkubwire iki se kandi Nyagasani Uhoraho, ko jye umugaragu wawe unzi neza? Ku bw'Isezerano ryawe n'ubushake bwawe wankoreye ibikomeye, urabimenyesha jyewe umugaragu wawe. Nyagasani Uhoraho, erega urakomeye, nta we muhwanye! Koko nta yindi mana ibaho itari wowe nk'uko twabyiyumviye. Mbese ku isi hari undi muryango uhwanye n'ubwoko bwawe bw'Abisiraheli? Ni ubwoko Imana yicunguriye ibugira ubwayo, yimenyekanisha ikorera igihugu cyawe ibikomeye kandi bitangaje imbere y'abantu bawe, ibavana mu Misiri imbere y'abanyamahanga n'imbere y'ibigirwamana byabo. Uhoraho, Abisiraheli wabagize ubwoko bwawe iteka ryose, nawe uba Imana yabo. None Uhoraho Mana, usohoze ibyo umvuzeho, n'abazankomokaho uzabakomereze iryo Sezerano iteka ryose. Izina ryawe rizakuzwa iteka ryose bavuge bati: ‘Uhoraho Nyiringabo ni we Mana y'Abisiraheli.’ Byongeye kandi, uhe umuryango wanjye gukomera imbere yawe. Koko ni wowe Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli wanyihishuriye, urambwira uti: ‘Abazagukomokaho nzabaha gusimburana ku ngoma.’ Ni cyo gitumye mpangāra kugusenga. Nyagasani Uhoraho, ni wowe Mana kandi ibyo uvuga ni ukuri, kandi nanjye umugaragu wawe unsezeranyije ibyiza. Nuko rero Nyagasani, uhe umugisha ab'umuryango wanjye kugira ngo baguhore imbere iteka ryose. Koko Nyagasani Uhoraho, wavuze ko uzaha umugisha ab'umuryango wanjye iteka ryose.” Nyuma y'ibyo Dawidi yatsinze Abafilisiti, arabacogoza abanyaga ahitwa Metegama, atsinda n'Abamowabu. Yabategekaga kurambarara hasi, maze mu bantu batatu akajya yicamo babiri akarokora umwe. Kuva ubwo Abamowabu baba abagaragu ba Dawidi bakajya bamuha imisoro. Yatsinze na Hadadezeri mwene Rehobu umwami w'i Soba. Icyo gihe yashakaga kwigarurira akarere k'uruzi rwa Efurati. Nuko Dawidi amunyaga amagare y'intambara igihumbi, n'abarwanira ku mafarasi ibihumbi birindwi, n'ingabo zagenzaga amaguru ibihumbi makumyabiri. Dawidi atema ibitsi by'amafarasi yakururaga amagare, asiga ijana gusa. Abanyasiriya b'i Damasi baza gutabara Hadadezeri umwami w'i Soba, maze Dawidi abicamo abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri. Dawidi ashyiraho ibigo by'ingabo i Damasi muri Siriya, maze Abanyasiriya baba abagaragu be bakajya bamuha imisoro. Aho Dawidi yateraga hose Uhoraho yamuhaga gutsinda. Dawidi anyaga ingabo zicuzwe mu izahabu z'abagaba b'ingabo ba Hadadezeri, azijyana i Yeruzalemu. Anyaga n'imiringa myinshi i Beta n'i Berotayi, imijyi yategekwaga na Hadadezeri. Towu umwami wa Hamati yumvise ko Dawidi yatsinze ingabo zose za Hadadezeri, yohereza umuhungu we Yoramu kumuramukiriza Umwami Dawidi, no kumushimira ko yatsinze Hadadezeri wahoraga arwanya Towu. Yoramu ashyīra Dawidi amaturo y'ibintu bikozwe mu ifeza no mu izahabu no mu muringa. Umwami Dawidi abyegurira Uhoraho nk'uko yari yamweguriye ifeza n'izahabu, yari yaranyaze mu mahanga yose yagiye atsinda, ari yo Abanyasiriya n'Abamowabu, n'Abamoni n'Abafilisiti n'Abamaleki, n'iminyago yakuye kwa Hadadezeri mwene Rehobu umwami w'i Soba. Dawidi yongera kuba icyamamare, ubwo yiciraga Abedomu ibihumbi cumi n'umunani mu kibaya cy'Umunyu. Nuko ashyiraho ibigo by'ingabo muri Edomu hose, maze Abedomu bose baba abagaragu be. Aho Dawidi yateraga hose Uhoraho yamuhaga gutsinda. Dawidi yabaye umwami w'igihugu cyose cya Isiraheli, ategeka abantu be bose mu butabera n'ubutungane. Yowabu mwene Seruya yari umugaba w'ingabo. Yehoshafati mwene Ahiludi yari umuvugizi w'ibwami. Sadoki mwene Ahitubu na Ahimeleki mwene Abiyatari bari abatambyi, Seraya ari umunyamabanga. Benaya mwene Yehoyada yari umugaba w'ingabo zarindaga Dawidi zigizwe n'Abakereti n'Abapeleti, abahungu ba Dawidi na bo bari ibyegera bye. Igihe kimwe Dawidi arabaza ati: “Mbese hari umuntu wo mu muryango wa Sawuli waba ukiriho, kugira ngo nzamugirire neza nitūra Yonatani?” Bamuzanira umwe mu bari abagaragu ba Sawuli witwa Siba, Dawidi aramubaza ati: “Ni wowe Siba?” Aramusubiza ati: “Ni jye databuja” Umwami aramubaza ati: “Mbese nta muntu wo mu muryango wa Sawuli waba akiriho, kugira ngo mugirire neza nk'uko nabisezeraniye Imana?” Siba aramusubiza ati: “Umuhungu wa Yonatani waremaye amaguru yombi, ni we wenyine ukiriho.” Umwami arongera aramubaza ati: “Aba he?” Siba aramusubiza ati: “Aba i Lodebari kwa Makiri mwene Amiyeli.” Umwami Dawidi yohereza abajya kumuzanira uwo muhungu. Nuko Mefibosheti mwene Yonatani mwene Sawuli ageze ibwami, yikubita imbere ya Dawidi yubamye. Dawidi aravuga ati: “Mefibosheti!” Undi ati: “Karame, umugaragu wawe ndi hano!” Dawidi aramubwira ati: “Humura, nzakugirira neza nitūra so Yonatani. Nzagusubiza isambu yose ya sogokuru wawe Sawuli, kandi tuzahora dusangira ku meza yanjye.” Mefibosheti amwikubita imbere aramubwira ati: “Databuja, ndi iki byatuma unyitaho utyo ko ndi nk'imbwa yipfiriye?” Umwami ni ko guhamagaza Siba wa mugaragu wa Sawuli aramubwira ati: “Ibyari ibya Sawuli byose n'iby'abo mu muryango we byose mbihaye uyu mwuzukuru wa shobuja. Wowe n'abahungu bawe n'abagaragu bawe muzajya mumuhingira, mumusarurire kugira ngo atazasonza. Byongeye kandi Mefibosheti umwuzukuru wa shobuja, afite uburenganzira bwo gusangira nanjye iminsi yose.” Siba uwo yari afite abahungu cumi na batanu n'abagaragu makumyabiri, nuko asubiza umwami ati: “Nyagasani, ibyo untegetse byose nzabikora.” Mefibosheti yariraga ibwami nk'umwana w'umwami. Yari afite umwana muto w'umuhungu witwaga Mika, ab'umuryango wa Siba bose bakoreraga Mefibosheti. Mefibosheti yari yararemaye amaguru yombi, akibera i Yeruzalemu kuko yasangiraga n'umwami iminsi yose. Nyuma y'ibyo Nahashi umwami w'Abamoni arapfa, umuhungu we Hanuni amusimbura ku ngoma. Dawidi aravuga ati: “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, mwitūra ineza se yangiriye.” Nuko yohereza intumwa kugira ngo zifatanye na we mu kababaro gatewe n'urupfu rwa se. Intumwa za Dawidi zigera mu gihugu cy'Abamoni. Nyamara abatware b'Abamoni babaza Hanuni bati: “Ese ubona ko Dawidi yarohereje aba bantu kwifatanya nawe mu kababaro, kubera ko yubahaga so? Aho ntibaba baje kugenzura no gutata umurwa kugira ngo bazabone uko bawigarurira?” Nuko Hanuni afata intumwa za Dawidi azogosha ubwanwa, imyambaro yazo ayikatira munsi y'urukenyerero, maze arazohereza. Dawidi amenye ibyabaye ku bagaragu be, yohereza abantu bo kubasanganira kuko bari bakozwe n'isoni cyane. Umwami abatumaho ati: “Mugume i Yeriko kugeza igihe ubwanwa bwanyu buzaba bumaze kumera, maze mubone kugaruka.” Abamoni babonye ko batumye Dawidi abazinukwa, batuma ku Banyasiriya kugira ngo babashakire abacancuro. I Beti-Rehobu n'i Soba haboneka ibihumbi makumyabiri bagenza amaguru, umwami wa Māka abaha igihumbi, naho i Tobu haboneka ibihumbi cumi na bibiri. Dawidi abimenye yohereza Yowabu n'ingabo z'intwari zose bagaba igitero. Abamoni na bo barasohoka bashinga ibirindiro ku marembo y'umujyi wabo. Ba Banyasiriya b'i Soba n'ab'i Beti-Rehobu, n'ab'i Tobu n'ab'i Māka bo bari ukwabo ku gasozi. Yowabu abonye ko urugamba rumusatiriye imbere n'inyuma, atoranya ingabo z'intwari mu Bisiraheli, kugira ngo zihangane n'Abanyasiriya. Ingabo zisigaye azishinga mukuru we Abishayi, kugira ngo zihangane n'Abamoni. Yowabu aramubwira ati: “Abanyasiriya nibandusha amaboko untabare, kandi nawe Abamoni nibakurusha amaboko ndagutabara. Ukomere turwane kigabo, turwanirire ubwoko bwacu n'imijyi y'Imana yacu. Uhoraho agenze uko ashaka.” Yowabu n'ingabo ze basatira Abanyasiriya, maze Abanyasiriya barahunga. Abamoni babonye Abanyasiriya bahunze, na bo bahunga ingabo za Abishayi basubira mu mujyi. Yowabu areka kurwanya Abamoni asubira i Yeruzalemu. Abanyasiriya babonye ko batsinzwe n'Abisiraheli, bakoranyiriza hamwe ingabo zabo. Hadadezeri atumiza ingabo z'Abanyasiriya batuye iburasirazuba hakurya y'uruzi rwa Efurati, zikoranira i Helamu. Izo ngabo zose zifatanyije zari ziyobowe na Shobaki umugaba w'ingabo za Hadadezeri. Dawidi abyumvise akoranya ingabo zose z'Abisiraheli, yambuka Yorodani ajya i Helamu. Abanyasiriya bagaba igitero barwana n'ingabo za Dawidi. Nuko Abanyasiriya baratsindwa barahunga, Dawidi abicamo ingabo magana arindwi zirwanira mu magare y'intambara, n'izindi ibihumbi mirongo ine zigendera ku mafarasi. Yica na Shobaki umugaba w'ingabo z'Abanyasiriya. Nuko abami bose bari bifatanyije na Hadadezeri babonye ko batsinzwe, bagirana amasezerano y'amahoro n'Abisiraheli maze barabayoboka. Kuva ubwo Abanyasiriya ntibongera gutabara Abamoni. Mu ntangiriro z'umwaka wakurikiyeho, mu gihe abami bakundaga kujya ku rugamba, Dawidi yohereza ingabo zose z'Abisiraheli ziyobowe na Yowabu na bagenzi be, batsemba Abamoni bagota Raba umurwa wabo mukuru, ariko Dawidi we yigumira i Yeruzalemu. Umunsi umwe nimugoroba Dawidi amaze kuruhuka, arabyuka ajya gutembera ku gisenge gishashe cy'inzu ye. Agihari abona umugore mwiza cyane wiyuhagiraga. Dawidi yohereza abantu kubaririza uwo mugore uwo ari we baramubwira bati: “Ni Batisheba umukobwa wa Eliyamu akaba n'umugore wa Uriya w'Umuheti.” Nuko Dawidi yohereza intumwa kumuzanira uwo mugore, araza bararyamana hanyuma arataha. Ibyo byabaye Batisheba amaze kwisukura avuye mu mihango y'abakobwa. Uwo mugore asama inda, maze abimenyesha Dawidi ati: “Ndatwite”. Nuko Dawidi ahita atuma kuri Yowabu ati: “Nyoherereza Uriya w'Umuheti.” Yowabu aramwohereza. Uriya agezeyo Dawidi amubaza uko Yowabu n'abandi Bisiraheli bameze, n'iby'urugamba. Bamaze kuvugana Dawidi abwira Uriya ngo agende ajye iwe kuruhuka. Agisohoka umwami amukurikiza intumwa imushyiriye n'izimano. Nyamara Uriya ntiyataha, ahubwo yirarira hamwe n'abandi bagaragu b'umwami. Babwira Dawidi ko Uriya atigeze ajya iwe, maze Dawidi aramubaza ati: “Kuki utagiye iwawe kandi uvuye mu rugendo?” Uriya aramusubiza ati: “Isanduku y'Isezerano iri ku rugamba, ingabo z'Abisiraheli n'iz'Abayuda, na databuja Yowabu n'abandi bagaba b'ingabo barara mu ngando, none ngo ninjye iwanjye, nywe ndye kandi ndyamane n'umugore wanjye? Ndahiye ubugingo bwawe ko ntakora ibintu nk'ibyo.” Dawidi ni ko kumubwira ati: “Sibira uyu munsi, ejo nzakohereza ugende.” Uwo munsi Uriya aguma i Yeruzalemu, nimugoroba Dawidi aramutumira, aramugaburira amuha n'icyo kunywa aramusindisha. Ariko birangiye Uriya ntiyajya iwe, ahubwo yongera kwiraranira n'abandi bagaragu b'umwami. Bukeye Dawidi yandikira Yowabu urwandiko aruha Uriya. Yari yanditsemo ngo “Mushyire Uriya imbere aho urugamba rukomeye, mumusige wenyine maze abanzi bamwice.” Igihe Yowabu yari agose umujyi wa Raba, yohereza Uriya aho yari azi ko hari ingabo z'intwari, kugira ngo ahangane na zo. Abamoni barasohoka barwana n'ingabo za Dawidi ziyobowe na Yowabu, bica zimwe zirimo na Uriya w'Umuheti. Yowabu yohereza intumwa yo gutekerereza Dawidi uko intambara yagenze, arayibwira ati: “Numara kubwira umwami ibyabaye byose mu ntambara, ashobora kurakara akakubaza ati: ‘Kuki mwateye uwo mujyi muwusatiriye cyane, kandi muzi ko babasha kubarasa bahagaze hejuru y'urukuta? Ntimwari muzi uko Abimeleki mwene Gideyoni yiciwe i Tebesi? Yishwe n'umugore wari hejuru y'urukuta amuteye ingasire. None ni iki cyatumye musatira urukuta?’ Uzamubwire uti: ‘N'umugaragu wawe Uriya w'Umuheti yarapfuye!’ ” Iyo ntumwa igeze kwa Dawidi imutekerereza ibyo Yowabu yayitumye, igira iti “Abamoni bagabye igitero gikomeye aho twari twashinze ibirindiro ku gasozi, nyamara twarabahinduranye tubageza ku irembo ry'umujyi. Ariko abari hejuru y'urukuta baraturashe, bamwe bo mu ngabo zawe barahagwa, barimo n'umugaragu wawe Uriya w'Umuheti.” Nuko Dawidi abwira iyo ntuma ati: “Genda ukomeze Yowabu, umubwire ko ibyo bitagomba kumuca intege. Ni ko bigenda mu ntambara abantu bapfa mu mpande zombi, ahubwo akaze umurego asenye uwo mujyi.” Umugore wa Uriya aza kumenya ko umugabo we yapfuye, aramuririra. Iminsi y'akababaro irangiye, Dawidi aramuhamagaza amugira umugore we, babyarana umwana w'umuhungu. Ariko ibyo Dawidi yari yakoze birakaza Uhoraho. Uhoraho atuma Natani kuri Dawidi, ajyayo aramubwira ati: “Hari abaturanyi babiri mu mujyi, umwe ari umukire undi ari umukene. Uwo mukire yari afite amashyo menshi y'inka n'intama. Naho uwo mukene afite akāgazi k'intama kamwe gusa yiguriye, arakagaburira arakarera, gakurira iwe hamwe n'abana be. Yasangiraga na ko bakanywera ku gikombe kimwe, kakaryama mu gituza cye. Mbese kari kamubereye nk'agakobwa ke bwite. Wa mukire agenderewe n'umushyitsi ntiyafata mu matungo ye kugira ngo amuzimanire, ahubwo afata ka kāgazi k'intama ka wa mukene, aba ari ko azimanira uwo mushyitsi!” Dawidi arakarira cyane uwo mukire, maze abwira Natani ati: “Ndahiye Uhoraho, umuntu wakoze ibyo akwiye kwicwa, kandi ako kāgazi k'intama azakariha intama enye kuko atagize impuhwe.” Natani ni ko kubwira Dawidi ati: “Uwo muntu ni wowe. Uhoraho Imana y'Abisiraheli aravuze ati: ‘Ni jyewe ubwanjye wagusīze amavuta kugira ngo ube umwami w'Abisiraheli, ngukiza Sawuli. Naguhaye gutwara ab'inzu yashobuja nguha n'abagore be, naguhaye gutegeka Abisiraheli n'Abayuda, kandi iyo ibyo biba bidahagije nari kukongerera n'ibindi. None ni iki cyatumye uncumuraho ukarenga ku mategeko yanjye? Wagambiriye ko Uriya w'Umuheti yicwa n'Abamoni, kugira ngo ubone uko ucyura umugore we. Kubera ko wansuzuguye ugacyura umugore wa Uriya w'Umuheti, mu bazagukomokaho b'ibihe byose ntihazaburamo abapfa rubi. Ngiye kuguteza ibyago bizaturuka ku muryango wawe bwite, nzatuma uwo mufitanye isano aryamanira n'abagore bawe ku karubanda. Ibyo wakoze wabikoze rwihishwa, ariko jye nzabikwitūrira imbere y'Abisiraheli bose ku mugaragaro.’ ” Dawidi abwira Natani ati: “Koko nacumuye ku Uhoraho.” Natani aramubwira ati: “Uhoraho yakugiriye imbabazi nturi bupfe. Ariko kuko washujuguje utyo Uhoraho mu banzi be, umwana w'umuhungu wabyaye azapfa.” Nuko Natani yisubirira iwe. Uhoraho ahita ateza indwara wa mwana Dawidi yabyaranye n'uwahoze ari muka Uriya. Dawidi atakambira Imana asabira uwo mwana kugira ngo akire, yigomwa kurya, aryama hasi ijoro ryose. Ibyegera bye biramwinginga ngo abyuke ariko aranga, ntiyagira n'icyo asangira na bo. Hashize iminsi irindwi umwana arapfa. Abagaragu ba Dawidi batinya kubimubwira, kuko bibwiraga bati: “Ko twamubwiraga ntatwumve umwana akiriho, twahera he tumubwira ko yapfuye? Byatuma akora ishyano.” Nyamara Dawidi abonye abagaragu be bongorerana, ahita yibwira ko umwana yapfuye, ni ko kubabaza ati: “Aho wa mwana ntiyapfuye?” Baramusubiza bati: “Amaze gupfa.” Dawidi abyuka aho yari aryamye hasi, ariyuhagira arisīga, ahindura imyambaro maze ajya mu Nzu y'Uhoraho aramuramya. Agarutse iwe yaka ibyokurya, baramuhereza arafungura. Abagaragu be baramubaza bati: “Ibyo ukoze ibi ni ibiki? Umwana akiriho wigomwe kurya urarira, none amaze gupfa ni bwo uhagurutse urafungura!” Dawidi arabasubiza ati: “Umwana akiriho nigomwe kurya ndarira, kuko nibwiraga ko Uhoraho ashobora kumbabarira umwana agakira. None se ko amaze gupfa, kwigomwa kurya byamarira iki? Ese nshobora kumugarura? Ni jye uzamusanga naho we ntabasha kungarukira.” Dawidi ahoza umugore we Batisheba, ataha iwe bararyamana babyarana umuhungu, Dawidi amwita Salomo. Uhoraho akunda uwo mwana, atuma umuhanuzi Natani ngo amwite Yedidiya. Iryo zina risobanurwa ngo “Ukunzwe n'Uhoraho”. Hagati aho Yowabu akomeza kugota Raba umurwa w'Abamoni, yigarurira ikigo ntamenwa cy'ibwami. Nuko atuma kuri Dawidi ati: “Twateye Raba dufata agace k'umujyi k'aho bavoma, none ube ari wowe ukoranya izindi ngabo z'Abisiraheli wigarurire umujyi, naho ubundi ishema ryaba iryanjye.” Nuko Dawidi akoranya izindi ngabo zose atera Raba, arahigarurira. Afata ikamba ry'umwami wabo ryari rikozwe mu izahabu, rigapima ibiro mirongo itatu na bitanu, afata n'ibuye ry'agaciro ryari ritatseho araritamiriza, ajyana n'indi minyago myinshi cyane. Asohora abaturage mu mujyi abakoresha imirimo y'agahato. Bamwe basatura ibiti bakoresheje inkero, abandi bakoresha amapiki n'amashoka, abandi babumba amatafari. Dawidi abigenza atyo no ku yindi mijyi yose y'Abamoni, hanyuma Dawidi n'ingabo ze basubira i Yeruzalemu. Dore ibyabaye hanyuma y'ibyo: Abusalomu mwene Dawidi yari afite mushiki we ufite uburanga witwaga Tamari. Dawidi yari afite undi muhungu witwaga Amunoni, abengukwa Tamari. Ariko Tamari yari isugi ku buryo Amunoni atashoboraga kubonana na we, ibyo bibabaza Amunoni bituma yirwaza. Amunoni yari afite incuti y'incakura yitwaga Yonadabu mwene Shama, mukuru wa Dawidi. Yonadabu abaza Amunoni ati: “Ntiwambwira igituma buri munsi urushaho kumererwa nabi kandi uri umwana w'umwami?” Amunoni aramusubiza ati: “Nkunda cyane Tamari mushiki wa mwene data Abusalomu.” Yonadabu amugira inama ati: “Ujye kuryama wirwaze, so naza kugusura umubwire uti: ‘Ndashaka ko mushiki wanjye Tamari yazana ibyokurya, akabitegurira imbere yanjye akangaburira.’ ” Nuko Amunoni araryama arirwaza. Se aje kumusura Amunoni aramubwira ati: “Ndashaka ko mushiki wanjye Tamari yaza akantegurira utugati tubiri, akangaburira.” Dawidi atuma kuri Tamari ngo ajye kwa musaza we Amunoni, amutegurire ibyokurya. Tamari ajyayo asanga musaza we aryamye, ategura utugati, adutekera imbere ye. Amwegereza isahani kugira ngo afungure, ariko Amunoni aranga aravuga ati: “Abantu bose nibasohoke bamve iruhande!” Bose barasohoka. Amunoni abwira Tamari ati: “Nzanira ibyokurya mfungurire mu cyumba cyanjye.” Tamari afata twa tugati yateguye adushyīra musaza we mu cyumba. Akitumuhereza, Amunoni aramusingīra aramubwira ati: “Ngwino turyamane mushiki wanjye.” Tamari aramubwira ati: “Oya musaza wanjye, rwose wimfata ku ngufu! Ibyo birazira mu Bisiraheli, ni ubugoryi ntukabikore! Izo soni sinabona aho nzikwiza, kandi waba umwe mu bigoryi byo mu Bisiraheli. None genda unsabe umwami ntazanga kukunshyingira.” Ariko Amunoni yanga kumwumva, aryamana na we ku ngufu. Birangiye Amunoni amwanga urunuka, amugirira urwango rurenze kure urukundo yari yaramukunze. Nuko aramubwira ati: “Haguruka umvire aha!” Tamari aramubwira ati: “Ntibishoboka, kuko kunyirukana byaba ari bibi cyane kurusha ibyo umaze kunkorera!” Amunoni yanga kumwumva, ahamagara umugaragu we aramubwira ati: “Vana uyu mukobwa aha umushyire hanze, uhite ukinga urugi!” Uwo mugaragu abigenza atyo. Tamari yari yambaye ikanzu y'igiciro nk'uko abakobwa b'umwami bambaraga bakiri abāri. Nuko arayishishimura yitera ivu mu mutwe, yikorera amaboko agenda aboroga. Musaza we Abusalomu aramubaza ati: “Mbese ni musaza wawe Amunoni wagufashe ku ngufu? Mwana wa mama, wikwirirwa ubisakuza, ni musaza wawe kandi ntibitume uhagarika umutima.” Nuko Tamari aguma kwa musaza we Abusalomu nk'indushyi. Umwami Dawidi yumvise ibyabaye ararakara cyane. Abusalomu ntiyongera kuvugisha Amunoni, aramuzinukwa kuko yafashe mushiki we Tamari ku ngufu. Hashize imyaka ibiri, igihe Abusalomu yakemuzaga intama ze i Bāli-Hasori hafi y'umujyi wa Efurayimu, ahatumira bene se bose. Abusalomu ajya kubwira umwami ati: “Nyagasani, ndakemuza intama zanjye, none ndasaba ko wazana n'ibyegera byawe mu munsi mukuru.” Ariko umwami aramubwira ati: “Oya mwana wanjye, ntabwo twaza twese twaba tukuvunishije.” Abusalomu akomeza kumuhata, umwami aramuhakanira amusezeraho ati: “Genda amahoro.” Abusalomu aramubwira ati: “Noneho reka tujyane na mwene data Amunoni.” Umwami aramubaza ati: “Kuki ushaka ko mujyana?” Abusalomu arahatiriza, umwami amwemerera kujyana na Amunoni n'abandi bahungu b'umwami bose. Bagezeyo Abusalomu ategeka abagaragu be ati: “Nimubona Amunoni amaze gusinda nkababwira nti: ‘Nimumwice’, muhite mumwica. Ntimutinye, urupfu rwe ni jye ruzabazwa. Mukomere kandi mube intwari.” Abo bagaragu bica Amunoni nk'uko Abusalomu yabategetse. Abandi bana b'umwami babibonye, burira inyumbu zabo barahunga. Bakiri mu nzira, inkuru igera kuri Dawidi ngo “Abusalomu yishe abana b'umwami bose, ntihagira n'umwe urokoka.” Umwami ahita ahaguruka ashishimura imyambaro ye aryama hasi, n'abagaragu be bashishimura imyambaro yabo. Nyamara Yonadabu mwene Shama mukuru wa Dawidi aramubwira ati: “Nyagasani, ntiwibwire ko abahungu bawe bose bishwe, ndumva ari Amunoni wenyine wapfuye, kuko Abusalomu yari yaramuhigiye igihe yafataga mushiki we Tamari ku ngufu. None nyagasani, we gukomeza guhagarika umutima ngo abahungu bawe bose bapfuye, ni Amunoni wenyine.” Abusalomu we yahise ahunga. Umusore wari ku izamu i Yeruzalemu akebutse iburengerazuba, abona abantu benshi baturutse mu ibanga ry'umusozi. Yonadabu asanga umwami aramubwira ati: “Dore abahungu bawe baraje nk'uko nakubwiraga.” Akimara kuvuga atyo, abahungu b'umwami baba bageze aho baboroga, umwami n'abagaragu be na bo bararira cyane. Dawidi amara iminsi myinsi aririra Amunoni. Abusalomu we ahungira kwa Talumayi mwene Amihudi umwami wa Geshuri, ahamara imyaka itatu. Dawidi amaze gushira agahinda ka Amunoni wapfuye, akumbura Abusalomu cyane. Yowabu mwene Seruya amenya ko umwami akumbuye Abusalomu cyane, atumiza umugore w'umunyabwenge w'i Tekowa aramubwira ati: “Wambare nk'uwapfushije we kwisīga amavuta, wifate nk'umaze iminsi muri ako kababaro. Hanyuma usange umwami umubwire ibyo ngiye kukubwira.” Nuko Yowabu arabimubwira. Uwo mugore w'i Tekowa asanga umwami, amwikubita imbere yubamye aramubwira ati: “Nyagasani ntabara!” Umwami aramubaza ati: “Ubaye iki?” Aramusubiza ati: “Umugabo wanjye yarapfuye nsigara ndi umupfakazi. Nari mfite abahungu babiri, barwanira ku gasozi nta muntu uhari kugira ngo abakiranure, umwe yica undi. None ab'umuryango bose barampagurukiye bati: ‘Duhe umwicanyi na we tumwice, duhōrere umuvandimwe we maze twigarurire ibyabo.’ Bityo bakaba bahanaguye ku isi izina ry'umugabo wanjye n'urubyaro rwe.” Umwami abwira uwo mugore ati: “Isubirire iwawe ikibazo cyawe nzagikemura.” Na we aramusubiza ati: “Nyagasani, sinifuza ko icyemezo wafata cyakubangamira cyangwa kikabangamira ingoma yawe kuko wowe uri umwere, ahubwo icyaha kizambarweho jyewe na bene wacu.” Ariko umwami aramubwira ati: “Nihagira n'ugutunga urutoki uzamunzanire, ntazongera kugira icyo agutwara.” Umugore ati: “Nyagasani, ndahira mu izina ry'Uhoraho Imana yawe, ko umuhōra atazanyongerera ibyago yica umuhungu wanjye.” Umwami aramubwira ati: “Ndahiye Uhoraho ko nta n'agasatsi ko ku mutwe we kazagwa hasi.” Umugore arongera ati: “Nyagasani, nyemerera ngire icyo nkubwira.” Umwami ati: “Ngaho kivuge!” Umugore aravuga ati: “Nyagasani, urivuguruje! Kuki wahemukiye ubwoko bw'Imana, ntugarure umwana wawe wirukanye? Twese tuzapfa kuko ari ko Imana yagennye, tumere nk'amazi yamenetse ku butaka atabasha kuyorwa, nyamara Imana iteganya uburyo uwaciwe akajya kure yayo yiyunga na yo akiriho. None nyagasani, icyatumye nza kuvugana nawe ni uko nari natinye rubanda. Ni ko kwibwira nti: ‘Nimbibwira umwami birashoboka ko yanyemerera icyo musabye. Nabyumva azankiza ushaka kundimburana n'umuhungu wanjye, kugira ngo adukure mu isambu Imana yaduhaye.’ Nyagasani, natekerezaga ko icyo uri bumbwire kindema agatima, kuko uri nk'umumarayika ukamenya gutandukanya icyiza n'ikibi. Uhoraho Imana yawe abane nawe!” Umwami aramubwira ati: “Ntugire icyo umpisha mu byo ngiye kukubaza.” Umugore aramusubiza ati: “Mbaza nyagasani.” Umwami aramubaza ati: “Ibyo byose umbwiye nta ruhare Yowabu abifitemo?” Umugore aramusubiza ati: “Nyagasani, ndahiye ubugingo bwawe ko ubitahuye rwose! Umugaragu wawe Yowabu ni we wantumye ngo nkubwire ayo magambo. Yagenje atyo kugira ngo ugire icyo uhindura ku byerekeye Abusalomu. Nyagasani, mbona ufite ubushishozi nk'ubw'umumarayika, ni cyo gituma umenya ibibera mu gihugu byose.” Nyuma yaho umwami abwira Yowabu ati: “Nemeye inama yawe, none genda ushake wa musore Abusalomu umugarure hano.” Yowabu yikubita imbere y'umwami yubamye, amusabira umugisha maze aravuga ati: “Nyagasani, ubu menye ko ngutonnyeho kuko unyemereye icyo ngusabye.” Yowabu ahita ajya i Geshuri, agarura Abusalomu i Yeruzalemu. Umwami aravuga ati: “Abusalomu azagende ajye iwe, ntazigere antunguka imbere.” Abusalomu ajya iwe ntiyigera atunguka imbere y'umwami. Mu Bisiraheli bose nta muntu n'umwe wari ufite uburanga nk'ubwa Abusalomu, kuva ku birenge kugera ku mutwe nta nenge yagiraga, kandi yashimwaga na bose. Buri mwaka yariyogosheshaga kuko umusatsi we wabaga umuremereye. Bamaraga kumwogosha bapima umusatsi we bakoresheje igipimo cy'ibwami, bagasanga upima ibiro bibiri birenga. Abusalomu yabyaye abahungu batatu n'umukobwa witwaga Tamari. Tamari uwo yari afite uburanga. Abusalomu amaze kugaruka i Yeruzalemu, amara imyaka ibiri atabonana n'umwami. Nuko atuma kuri Yowabu ngo aze amutume ku mwami, ariko Yowabu yanga kumwitaba. Amutumaho bwa kabiri na bwo aranga. Abusalomu ni ko kubwira abagaragu be ati: “Dore umurima wa Yowabu uri hafi y'uwanjye urimo ingano za bushoki, none nimugende muzitwike.” Nuko abo bagaragu barazitwika. Yowabu ahita ajya kwa Abusalomu, aramubaza ati: “Ni iki cyatumye abagaragu bawe bantwikira ingano?” Abusalomu aramubwira ati: “Nagutumyeho ngo uze ngutume ku mwami umumbarize uti: ‘Kuki navuye i Geshuri? Icyari kumbera cyiza, ni uko mba naragumyeyo. Ubu ndifuza kubonana n'umwami, niba kandi hari icyaha nakoze anyice.’ ” Yowabu aragenda abibwira umwami, na we atumiza Abusalomu. Abusalomu ahageze yikubita imbere y'umwami yubamye, umwami aramuhagurutsa aramuhobera. Nyuma y'ibyo Abusalomu yishakira igare rikururwa n'amafarasi, yishakira n'abantu mirongo itanu bo kwiruka imbere ye. Abusalomu yajyaga azinduka agahagarara ku nzira yinjira mu irembo ry'umurwa. Umuntu wese uhanyuze afite urubanza agiye kuregera umwami, Abusalomu akamuhamagara akamubaza aho aturuka. Undi akamusubiza ati: “Databuja, nturutse mu muryango runaka w'Abisiraheli.” Abusalomu akamubwira ati: “Urubanza rwawe rurasobanutse kandi rufite ishingiro, nyamara nta muntu umwami yashyizeho wo kurwumva!” Abusalomu yajyaga avuga ati: “Icyangira umucamanza muri iki gihugu! Umuntu wese wajya anzanira urubanza cyangwa ikibazo najya mbikemura mu butabera.” Kandi iyo hagiraga umuntu umupfukamira, Abusalomu yaramuhagurutsaga akamuhobera. Abusalomu akomeza kugenzereza atyo Abisiraheli bose bajyaga kuburanira umwami, bityo yikundisha Abisiraheli bose arabigarurira. Hashize imyaka ine Abusalomu abwira umwami ati: “Nyemerera njye i Heburoni guhigura umuhigo nahigiye Uhoraho. Kuko nyagasani, ubwo nari i Geshuri muri Siriya nahize ko Uhoraho nangarura i Yeruzalemu nzamutambira igitambo.” Umwami aramubwira ati: “Ugende amahoro!” Nuko Abusalomu ashyira nzira ajya i Heburoni. Agezeyo yohereza intumwa mu miryango yose y'Abisiraheli ngo zibabwire ziti: “Nimwumva ihembe rivuze, muzatangaze muti: ‘Abusalomu yimye ingoma i Heburoni.’ ” Abusalomu akiri i Yeruzalemu yari yatumiye abantu magana abiri bajyana na we, ariko nta kintu na busa bari bazi ku migambi ye. Ubwo Abusalomu yatambaga ibitambo, yohereza intumwa i Gilo kumuzanira Ahitofeli w'i Gilo, akaba umujyanama wa Dawidi. Ubwigomeke burushaho gukaza umurego, kandi abayobokaga Abusalomu barushaho kwiyongera. Nuko umuntu araza abwira Dawidi ati: “Abisiraheli bayobotse Abusalomu.” Ako kanya Dawidi abwira abagaragu be bari i Yeruzalemu ati: “Nimuhaguruke duhunge Abusalomu. Nimugire bwangu kuko yakwihutira kutugirira nabi, akica abantu bose batuye mu mujyi.” Baramubwira bati: “Nyagasani, twiteguye gukora icyo ushaka cyose.” Nuko umwami ahungana n'ab'urugo rwe bose, ariko asiga inshoreke icumi zo kurinda ingoro ye. Ajyana n'abo bantu bose, bahagarara ku nzu iheruka umujyi. Abagaragu be bose, n'Abakereti bose, n'Abapeleti bose banyura imbere ye, n'Abanyagati magana atandatu bari barazanye na we igihe yavaga i Gati, na bo baratambuka. Umwami abwira Itayi umutware w'abo Banyagati ati: “Ni iki gitumye ujyana natwe? Subirayo ugumane n'umwami mushya, kuko uri umunyamahanga ukaba utari iwanyu. Dore ni bwo ukigera ino none ugiye kwangarana natwe, nanjye ubwanjye ntazi iyo tugana! Isubirireyo ujyane na bagenzi bawe, Uhoraho akugirire neza kandi akwiteho.” Itayi aramusubiza ati: “Nyagasani, ndahiye Uhoraho, nawe nkurahiye ko aho uzajya hose tuzajyana, twabaho cyangwa twapfa!” Dawidi aramubwira ati: “Ngaho tambuka.” Itayi w'Umunyagati ajyana n'ingabo ze n'imiryango yabo yose. Dawidi yambukana n'abantu bose akagezi ka Kedironi, bakomeza inzira igana mu butayu. Aho banyuze hose abaturage bagacura umuborogo. Bagisohoka mu mujyi, abatambyi Sadoki na Abiyatari bari aho hamwe n'Abalevi bari bahetse Isanduku y'Isezerano ry'Imana. Abalevi barayururutsa, Abiyatari akomeza guhagarara kugeza ubwo abantu bose bamaze gusohoka. Umwami abwira Sadoki ati: “Nimusubize Isanduku y'Imana mu mujyi. Nintona ku Uhoraho, azangarura nongere nyibone mbone n'aho iba. Ariko natanyishimira, azangenze uko ashaka nditeguye. Ese nturi umushishozi? Ngaho ugende amahoro usubire mu mujyi, ujyane n'umuhungu wawe Ahimāsi, na Abiyatari n'umuhungu we Yonatani. Nanjye nzategerereza ku byambu bya Yorodani, kugeza igihe muzamenyeshereza uko bimeze.” Nuko Sadoki na Abiyatari basubiza Isanduku y'Imana i Yeruzalemu bagumayo. Dawidi azamuka Umusozi w'Iminzenze agenda aboroga, yitwikiriye umutwe kandi atambaye inkweto, abari kumwe na we bose na bo bazamuka bitwikiriye imitwe baboroga. Babwira Dawidi ko Ahitofeli yifatanyije na Abusalomu, maze Dawidi asenga agira ati: “Uhoraho, ndakwinginze inama za Ahitofeli uzihindure ubusa.” Dawidi ageze mu mpinga y'umusozi aho basengeraga Imana, Hushayi w'Umwaruki aza amusanga yashishimuye umwambaro we, yiteye n'umukungugu mu mutwe. Dawidi aramubwira ati: “Nitujyana uzandushya, ahubwo usubire i Yeruzalemu ubwire Abusalomu uti: ‘Nyagasani, nje kukubera umugaragu. Kuva kera nabaye umugaragu wa so none ubu ndi uwawe.’ Nungenzereza utyo, uzashobora kuburizamo inama za Ahitofeli. Abatambyi Sadoki na Abiyatari muzaba muri kumwe, maze icyo uzajya umenya cy'ibwami cyose uzajye ukibabwira. Uko mugize icyo mumenya muzajye muntumaho abahungu banyu, Ahimāsi mwene Sadoki na Yonatani mwene Abiyatari.” Nuko Hushayi incuti ya Dawidi asubira i Yeruzalemu, ahagerera rimwe na Abusalomu. Dawidi amaze kuminuka umusozi, ahura na Siba umugaragu wa Mefibosheti aje kumusanganira. Yari ashoreye indogobe ebyiri zihetse imigati magana abiri, n'amaseri ijana y'imizabibu yumye n'imbuto ijana z'imitini, n'uruhago rw'uruhu rurimo divayi. Umwami abaza Siba ati: “Ibyo ni iby'iki?” Siba aramusubiza ati: “Nyagasani, indogobe ni izo guheka abo mu rugo rwawe, imigati n'imbuto ni ibyo kugaburira abagaragu bawe, naho divayi ni iyo kwicira inyota abananirirwa mu butayu.” Umwami aramubaza ati: “Mefibosheti umwuzukuru wa shobuja ari he?” Siba aramusubiza ati: “Ubu ari i Yeruzalemu, kuko yibwira ko Abisiraheli bazamwimika agahabwa ingoma ya sekuru.” Nuko umwami aramubwira ati: “Nkugabiye ibyari ibya Mefibosheti byose.” Siba aravuga ati: “Urakarama nyagasani, nzahore ngutonnyeho!” Umwami Dawidi ageze i Bahurimu haza umugabo witwaga Shimeyi mwene Gera wo mu muryango wa Sawuli, atangira kumutuka. Atera amabuye Umwami Dawidi n'abagaragu be bose, n'abandi bantu bari kumwe na we bose ndetse n'ingabo zari zimukikije. Yamutukaga agira ati: “Hoshi genda wa mupfayongo we w'umwicanyi! Uhoraho akuryoje amaraso y'abo mu muryango wa Sawuli wasimbuye ku ngoma! Ubwami abuhaye Abusalomu umuhungu wawe, naho wowe aguteje ibyago kubera amaraso wamennye!” Abishayi mwene Seruya abwira umwami ati: “Nyagasani, kuki iriya ntumbi y'imbwa yagumya kugutuka? Reka ngende muce umutwe!” Dawidi aravuga ati: “Mpuriye he namwe bene Seruya? Niba Uhoraho yamubwiye ngo antuke, nta wamubuza kubikora.” Nuko Dawidi abwira abagaragu be bose na Abishayi ati: “Dore n'umuhungu wanjye nibyariye arashaka kunyica, nkanswe uriya Mubenyamini! Nimumureke antuke niba Uhoraho yabimutumye! Birashoboka ko Uhoraho yareba amagorwa ndimo, biriya bitutsi by'uyu munsi akabimpinduriramo ibyiza.” Dawidi n'abo bari kumwe bakomeza urugendo, naho Shimeyi akomeza gutambika hakurya ahateganye na bo, agenda abatuka abatera amabuye, atumura n'umukungugu. Hanyuma umwami n'abo bari kumwe bose bagera ku ruzi rwa Yorodani bananiwe, baraharuhukira. Abusalomu agera i Yeruzalemu ari kumwe na Ahitofeli n'abandi Bisiraheli bose bari bamushyigikiye. Ubwo ni bwo Hushayi w'Umwaruki incuti ya Dawidi yasanze Abusalomu, aramubwira ati: “Urakarama nyagasani, urakarama!” Abusalomu aramubaza ati: “Kuki wahemukiye incuti yawe ntimujyane?” Hushayi aramusubiza ati: “Nabitewe n'uko ari wowe watoranyijwe n'Uhoraho, n'abo muri kumwe n'Abisiraheli bose, nzagumana nawe. None kuki ntagukorera kandi so yari incuti yanjye? Bityo rero nk'uko nari umugaragu wa so, ni ko nzaba umugaragu wawe.” Abusalomu abwira Ahitofeli ati: “Ngira inama, dukore iki?” Ahitofeli aramubwira ati: “Genda uryamane n'inshoreke za so yasize ku rugo. Ibyo bizatuma Abisiraheli bamenya ko wazinutswe so, maze bitere inkunga abari ku ruhande rwawe.” Nuko bashinga ihema ku gisenge gishashe cy'ingoro y'umwami, maze Abusalomu ajya kuharyamanira n'inshoreke za se rubanda babireba. Yaba Dawidi yaba Abusalomu, bose bubahaga inama za Ahitofeli nk'aho ari Imana ubwayo babajije. Ahitofeli abwira Abusalomu ati: “Reka ntoranye ingabo ibihumbi cumi na bibiri nkurikire Dawidi iri joro. Ndamugeraho ananiwe nta gatege, mutere ubwoba maze abari kumwe na we bose bahunge, hanyuma mwice asigaye wenyine. Bityo nzakugarurira abantu be bose, kuko kwica uriya ushaka ari ko kukugarurira bose, maze igihugu kikagira amahoro.” Iyo nama inyura Abusalomu n'abakuru b'Abisiraheli bose. Ariko Abusalomu aravuga ati: “Nimuhamagare Hushayi w'Umwaruki, na we twumve icyo abivugaho.” Hushayi ahageze, Abusalomu amusubiriramo ibyo Ahitofeli yababwiye, maze aramubaza ati: “Mbese twakurikiza iyo nama cyangwa hari ikindi ubivugaho?” Hushayi aramusubiza ati: “Noneho, inama Ahitofeli atanze si nziza. Nawe ubwawe uzi neza so n'ingabo ze, bose ni intwari zidatsimburwa, ni nk'ikirura batwariye ibyana. Uretse n'ibyo so amenyereye iby'intambara, nta kuntu yaba yaraye hamwe n'abandi. Ubu ashobora kuba yihishe mu buvumo cyangwa ahandi. Adutunguye hakagira abapfa muri twe, abazabyumva bazavuga bati: ‘Ingabo za Abusalomu zatsinzwe.’ Ubwo rero n'uw'intwari ushiritse ubwoba nk'intare azacika intege, kuko Abisiraheli bose bazi ko so ari umurwanyi ukomeye kandi ko ari kumwe n'ingabo z'intwari. Inama nakugira rero ni uko wakoranyiriza hano Abisiraheli bose, uhereye i Dani mu majyaruguru ukageza i Bērisheba mu majyepfo, bakanganya ubwinshi n'umusenyi wo ku nyanja, maze wowe ubwawe ukabayobora ku rugamba. Aho azaba ari hose tuzamugeraho tuhazimagize nk'uko ikime gitonda hasi kikahazimagiza. Yaba we cyangwa abantu be nta wuzarokoka. Nagira umujyi ahungiramo Abisiraheli bose bazazana imigozi tuwukurure, tuwurohe mu kabande he kugira n'ibuye riwusigaramo.” Abusalomu n'abandi Bisiraheli bose baravuga bati: “Inama ya Hushayi w'Umwaruki iruse iya Ahitofeli.” Uko ni ko Uhoraho yaburijemo inama nziza ya Ahitofeli, kugira ngo ateze Abusalomu ibyago. Hushayi ahita ajya kubwira abatambyi Sadoki na Abiyatari, inama Ahitofeli yagiriye Abusalomu n'abakuru b'Abisiraheli, n'iyo we yabagīriye. Yongeraho ati: “Nimuhite mutuma kuri Dawidi ye kurara aho ari ku byambu bya Yorodani, ahubwo yambuke. Naho ubundi yarimburanwa n'abo bari kumwe bose.” Yonatani mwene Abiyatari na Ahimāsi mwene Sadoki ntibashoboraga kwinjira mu mujyi kugira ngo batababona. Bategerereza Enirogeli, aba ari ho umuja wabatumweho abahera ubutumwa bwo kugeza ku Mwami Dawidi. Ariko umusore aza kubabona abibwira Abusalomu. Yonatani na Ahimāsi bagenda biruka bagera i Bahurimu ku muntu wari ufite iriba iwe mu rugo, baryihishamo. Umugore nyir'urugo ashyira ikidasesa hejuru y'iriba, maze yanikaho impeke bituma nta wagira icyo ahakeka. Abagaragu ba Abusalomu binjira muri urwo rugo babaza uwo mugore bati: “Ahimāsi na Yonatani bari he?” Arabasubiza ati: “Bambutse akagezi.” Barabashaka barababura bisubirira i Yeruzalemu. Bamaze kugenda, Ahimāsi na Yonatani bava mu iriba, bajya kubwira Umwami Dawidi inama Ahitofeli yatanze bati: “None ihute uhungire hakurya ya Yorodani.” Dawidi n'abo bari kumwe bose bahita bambuka Yorodani, bucya bose bageze hakurya. Ahitofeli abonye ko batemeye inama ye, yurira indogobe ye yisubirira iwe mu mujyi w'iwabo. Agezeyo atunganya ibyo mu muryango we, arangije arimanika bamushyingura hamwe na se. Dawidi yahungiye i Mahanayimu, hanyuma Abusalomu ahagurukana n'ingabo zose z'Abisiraheli bambuka Yorodani. Abusalomu yari yarashyizeho Amasa, kugira ngo abe umugaba w'ingabo wo gusimbura Yowabu. Amasa uwo yari mwene Yitira w'Umwishimayeli yabyaranye na Abigayile umukobwa wa Nahashi, akaba na murumuna wa Seruya nyina wa Yowabu. Abusalomu n'abo Bisiraheli bakambika mu ntara ya Gileyadi. Dawidi ageze i Mahanayimu, Shobi mwene Nahashi w'i Raba umurwa w'Abamoni, na Makiri mwene Amiyeli w'i Lodebari, na Barizilayi w'Umunyagileyadi w'i Rogelimu, bamuzanira ibyo kuryamaho n'amabesani n'inzabya z'ibumba, n'ingano za nkungu n'iza bushoki n'ifu n'impeke zikaranze, n'ibishyimbo n'inkori, n'ubuki n'amata y'ikivuguto n'amavuta akuze, n'intama. Babizanira Dawidi n'abo bari kumwe kuko bibwiraga bati: “Bariya bantu biciwe n'inzara n'inyota n'umunaniro mu butayu.” Dawidi akoranya ingabo ze azigabanyamo imitwe, ayiha abatware b'ibihumbi n'ab'amagana. Umutwe umwe uyoborwa na Yowabu mwene Seruya, undi uyoborwa na mukuru we Abishayi, uwa gatatu uyoborwa na Itayi w'Umunyagati. Dawidi arababwira ati: “Nanjye ubwanjye nzatabarana namwe.” Ariko ingabo ze ziramusubiza ziti: “Ntugomba gutabarana natwe! Turamutse duhunze abanzi bacu ntibatwitaho, ndetse n'iyo twapfamo kimwe cya kabiri ntibabyitaho. Ni wowe bashaka kuko uhwanye n'ingabo ibihumbi icumi zo muri twe. None ibyiza ni uko waguma muri uyu mujyi ukajya udutera inkunga.” Umwami arababwira ati: “Icyo muhisemo ni cyo nkora.” Nuko ahagarara ku irembo ry'umujyi ingabo zimunyura imbere zitabaye, zigabanyijwe mu mitwe y'amagana n'iy'ibihumbi. Umwami ategeka Yowabu na Abishayi na Itayi ati: “Ndabinginze ntimuzagire icyo mutwara uwo musore Abusalomu.” Ingabo zose zumva umwami aha abo batware iryo tegeko. Nuko ingabo ziratabara, zijya gutera iz'Abisiraheli bashyigikiye Abusalomu, zisakiranira mu ishyamba rya Efurayimu. Ingabo za Dawidi zitsinda iz'Abisiraheli, uwo munsi zibicamo abantu ibihumbi makumyabiri. Intambara ikwira muri ako karere kose, ku buryo abazimiriye mu ishyamba bagapfa, baruse ubwinshi abishwe n'ingabo za Dawidi. Abusalomu ahubirana n'ingabo za Dawidi ari ku nyumbu ye, arayirukansa ica munsi y'igiti kinini gifite amashami menshi, maze umutwe we ufatwa mu mashami yacyo, inyumbu irakomeza Abusalomu asigara anagana. Umwe mu ngabo za Dawidi aramubona ajya kubwira Yowabu ati: “Nabonye Abusalomu anagana mu giti.” Yowabu aramubwira ati: “Niba wamubonye kuki utahise umutsinda aho? Ubu simba nguhaye ibikoroto icumi by'ifeza n'umukandara?” Undi aramusubiza ati: “Kabone n'iyo wampa ibikoroto igihumbi by'ifeza sinakwica umwana w'umwami, kuko twiyumviye umwami ababwira wowe na Abishayi na Itayi ati: ‘Muramenye ntimuzagire icyo mutwara uwo musore Abusalomu.’ N'iyo nkora ishyano nkamwica, umwami ntiyari kubiyoberwa kandi nawe wari kunyigarika!” Yowabu aramubwira ati: “Singiye gukomeza guta igihe mvugana nawe.” Ni ko gufata amacumu atatu, aragenda ayatikura Abusalomu mu mutima aho yanaganaga ku giti akiri muzima. Nuko abasore icumi bari batwaje Yowabu intwaro begera Abusalomu baramwica. Yowabu ategeka ko bavuza ihembe rihagarika intambara, ingabo ze zireka gukurikirana Abisiraheli. Bafata umurambo wa Abusalomu bawujugunya mu rwobo aho mu ishyamba, bawurundaho amabuye menshi. Abisiraheli bose barahunga buri wese ajya iwe. Abusalomu akiriho yari yarashingishije inkingi y'ibuye mu Gikombe cyitwa icy'umwami, kuko yibwiraga ati: “Nta gahungu mfite bazanyibukiraho.” Ni cyo cyatumye iyo nkingi ayiha izina rye, na n'ubu yitwa “Urwibutso rwa Abusalomu.” Ahimāsi mwene Sadoki abwira Yowabu ati: “Reka nihute njye kubwira umwami inkuru nziza, ko Uhoraho yamukijije abanzi be.” Ariko Yowabu aramubwira ati: “Ntujyeyo uyu munsi, kuko nta nkuru nziza waba ujyanye kubera urupfu rw'umwana w'umwami, ahubwo ureke uzajyeyo undi munsi.” Yowabu abwira umugaragu we w'Umunyakushi ngo ajye kubwira umwami ibyo yabonye, uwo mugaragu yunama imbere ya Yowabu, ahita yiruka. Ariko Ahimāsi mwene Sadoki arongera abwira Yowabu ati: “Uko byamera kose, nanjye reka nkurikire uriya Munyakushi.” Yowabu aramubwira ati: “Urajyanwa n'iki mwana wanjye, ko iyo atari inkuru yo kubarwa kugira ngo uyishimirwe?” Na we ati: “Uko byamera kose reka ngende!” Yowabu ati: “Ngaho genda!” Ahimāsi ariruka anyura mu nzira yo mu kibaya cya Yorodani, maze aca kuri wa Munyakushi. Icyo gihe Dawidi yari yicaye mu kirongozi cy'umunara hagati y'inzugi zombi, umurinzi w'irembo yurira urukuta ajya ku munara, abona umuntu aje yiruka ari wenyine. Abibwiye umwami, umwami aravuga ati: “Niba aje wenyine azanye inkuru nziza.” Uwo muntu akomeza kuza yigira hafi. Uwo murinzi abona undi muntu aje yiruka ari wenyine, abibwira uwakingaga irembo. Umwami aravuga ati: “Ubwo na we azanye inkuru nziza.” Umurinzi aravuga ati: “Umuntu wa mbere ndabona yiruka nka Ahimāsi mwene Sadoki.” Umwami ati: “Ni umuntu mwiza, ubwo azanye amakuru meza.” Ahimāsi ageze hafi ararangurura abwira umwami ati: “Ni amahoro!” Nuko amwikubita imbere yubamye ati: “Uhoraho Imana yawe asingizwe, yagukijije abari baguhagurukiye nyagasani.” Umwami aramubaza ati: “Uwo musore Abusalomu yaba ari amahoro?” Ahimāsi aramusubiza ati: “Nyagasani, ubwo umugaragu wawe Yowabu yanyoherezaga hari abantu benshi banyuranagamo, sinashoboye kumenya ibyabaye.” Umwami aramubwira ati: “Igirayo, ube uhagaze hariya.” Ahimāsi yigirayo arahagarara. Wa Munyakushi na we aba arahageze, aravuga ati: “Nyagasani, nkuzaniye inkuru nziza. Uyu munsi Uhoraho yagukijije abari baguhagurukiye bose!” Umwami aramubaza ati: “Uwo musore Abusalomu, yaba ari amahoro?” Aramusubiza ati: “Nyagasani, ibyabaye kuri uwo musore birakaba ku banzi bawe, mbese no ku bahagurukiye kukugirira nabi bose!” Umwami abyumvise ashengurwa n'ishavu, ajya mu cyumba cyo hejuru mu munara agenda aboroga ati: “Ayii, mwana wanjye Abusalomu! Mwana wanjye, mwana wanjye Abusalomu! Iyaba ari jyewe wapfuye mu mwanya wawe! Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye!” Maze baza kubwira Yowabu ko umwami aririra Abusalomu akaba ari mu kababaro ko gupfusha. Bityo ibyishimo byo gutsinda k'uwo munsi bihinduka akababaro ko gupfusha, kuko ingabo zose zari zumvise ko umwami ashavujwe n'urupfu rw'umwana we. Ingabo zose zitabarutse zigaruka mu mujyi zibebera nk'izahunze ku rugamba. Umwami yitwikīra mu maso, atera hejuru araboroga ati: “Ayii, mwana wanjye Abusalomu! Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye!” Nuko Yowabu yinjira aho umwami ari aramubwira ati: “Uyu munsi ingabo zawe zagukirije ubugingo, wowe n'abahungu bawe n'abakobwa bawe, n'abagore bawe n'inshoreke zawe, none urazikoza isoni! Ukunda abakwanga, ukanga abagukunda! Uyu munsi werekanye ko ingabo zawe n'abagaba bazo nta cyo bakubwiye. Ubu menye ko iyo Abusalomu aba akiriho twese twapfuye, ari byo byari kukubera byiza! None haguruka ujye gushimira ingabo zawe. Nkurahiye Uhoraho ko nutabigenza utyo, bujya kwira nta muntu n'umwe usigaranye. Byakubera bibi cyane kuruta ibyago byose wagize kuva mu buto bwawe.” Nuko umwami arahaguruka yicara imbere y'irembo ry'umujyi. Babwira ingabo ze zose bati: “Umwami yicaye imbere y'irembo.” Ziraza zikoranira imbere ye. Abisiraheli bari bahunze buri wese yagiye iwe. Mu miryango yose y'Abisiraheli baravugaga bati: “Umwami yadukijije abanzi bacu cyane cyane Abafilisiti, ariko yavuye mu gihugu ahunga Abusalomu. None Abusalomu twari twariyimikiye kugira ngo atubere umwami, yaguye ku rugamba. Mutegereje iki kugira ngo mugarure umwami?” Iyo nkuru igera ku Mwami Dawidi, maze atuma ku batambyi Sadoki na Abiyatari ati: “Mubwire abakuru b'Abayuda muti: ‘Kuki ari mwebwe mugiye kuba aba nyuma kugarura umwami? Muri abavandimwe banjye, turi amaraso amwe. Ni kuki ari mwe mugiye kuba aba nyuma kugarura umwami?’ Muzambwirire kandi Amasa muti: ‘Mbese ntituri amaraso amwe? Imana izampane yihanukiriye, nintakugira umugaba w'ingabo mu mwanya wa Yowabu, igihe cyose nzaba ndi ku ngoma.’ ” Ayo magambo anyura Abayuda bose bahuza inama, batuma ku mwami bati: “Garuka uzane n'abagaragu bawe bose.” Nuko umwami araza agera kuri Yorodani. Abayuda bajya i Gilugali gusanganira umwami no kumwambutsa Yorodani. Shimeyi mwene Gera w'Umubenyamini w'i Bahurimu, na we yajyanye na bo gusanganira umwami, ari kumwe n'Ababenyamini igihumbi. Siba wahoze ari umugaragu wa Sawuli, n'abahungu be cumi na batanu n'abagaragu be makumyabiri, bihutira kujya kuri Yorodani kwakira umwami. Ubwato bwagombaga kwambutsa umwami n'ab'umuryango we bwari aho butegereje icyo umwami ategeka. Shimeyi mwene Gera amaze kwambuka yikubita hasi imbere y'umwami, aramubwira ati: “Nyagasani, ntiwite ku gicumuro cyanjye, wirengagize ibibi nagukoreye ubwo wavaga i Yeruzalemu, ntubigumane mu mutima, nyagasani! Rwose nyagasani nzi ko nacumuye, ni cyo cyatumye mbanziriza ab'umuryango wacu kuza kugusanganira.” Nuko Abishayi mwene Seruya abaza umwami ati: “Mbese ibyo byabuza Shimeyi kwicwa, kandi yaratutse uwo Uhoraho yimikishije amavuta?” Ariko Dawidi aramusubiza ati: “Mpuriye he namwe bene Seruya? Kuki mushaka kumbangamira? Uyu munsi nta Mwisiraheli ukwiye gupfa kuko namenye neza ko ari jye mwami w'Abisiraheli.” Nuko umwami abwira Shimeyi ati: “Nturi bupfe”, arabimurahira. Mefibosheti umwuzukuru wa Sawuli na we ajya gusanganira umwami. Ntiyari yarigeze yoga ibirenge cyangwa akata ubwanwa, cyangwa amesa imyambaro ye kuva umwami yahunga kugeza umunsi agarutse amahoro i Yeruzalemu. Umwami aramubaza ati: “Mefibosheti, ni iki cyatumye utaza ngo tujyane?” Aramusubiza ati: “Nyagasani, umugaragu wanjye yarampemukiye. Nari namutegetse ko antegurira indogobe kuko ndi ikimuga nkajyana nawe. Nyamara nyagasani, aho kubikora atyo yarambeshyeye. None rero nyagasani, uri nk'umumarayika ukore icyo ubona ko gikwiye. Ab'umuryango wa sogokuru bose bari bakwiye kwicwa, ariko jye wanyemereye gusangira nawe. Ese nyagasani, koko hari ikindi nakwaka kirenze ibyo?” Umwami aramubwira ati: “Wikwirirwa uvuga byinshi. Ntegetse ko wowe na Siba mugabana isambu yahoze ari iya Sawuli.” Mefibosheti aramubwira ati: “Nyagasani, ubwo tubonye ugaruka amahoro nashaka ayijyane yose.” Barizilayi w'Umunyagileyadi ava i Rogelimu kugira ngo aherekeze umwami amugeze hakurya ya Yorodani. Yari umusaza umaze imyaka mirongo inani avutse. Igihe umwami yari i Mahanayimu, Barizilayi yamwohererezaga imfashanyo kuko yari umukungu. Umwami aramubwira ati: “Twambukane tujyane i Yeruzalemu nzakwitura ineza wangiriye.” Ariko Barizilayi asubiza umwami ati: “Nshigaje imyaka ingahe yo kubaho byatuma tujyana i Yeruzalemu? Dore maze imyaka mirongo inani mvutse, ubu se ndacyagira ikinshimisha? Ndacyaryoherwa n'icyo ndya cyangwa icyo nywa? Mbese ubu ndacyabasha kumva amajwi y'abahungu n'abakobwa baririmba? Nyagasani, singiye kukuruhiriza ubusa kandi si ngombwa ko umpa ingororano. Icyakora ndihangana nguherekeze nkwambutse Yorodani, hanyuma nisubirire mu mujyi wacu abe ari ho nzapfira, nzahambwe hamwe na data na mama. Ahubwo nyagasani, nguwo umuhungu wanjye Kimuhamu mujyane, uzamukorere ibyo uzabona ko ari byiza.” Umwami aravuga ati: “Kimuhamu turajyana kandi nzamukorera ibyo ushaka byose, ibyo uzifuza byose kuri we nzabikora.” Abantu bose bamaze kwambuka Yorodani umwami ahobera Barizilayi, amusabira umugisha amusezeraho, maze Barizilayi yisubirira iwe. Umwami yambukana atyo na Kimuhamu, ashagawe n'ingabo z'Abayuda n'icya kabiri cy'iz'Abisiraheli, bagera i Gilugali. Nuko Abisiraheli bose basanga umwami baramubaza bati: “Ni kuki abavandimwe bacu b'Abayuda baje rwihishwa kugusanganira kugira ngo bakwambutse Yorodani, wowe n'umuryango wawe n'ingabo zawe zose?” Abayuda bose basubiza Abisiraheli bati: “Ni uko dufitanye n'umwami isano ya bugufi. Icyabarakaje ni iki? Hari iby'umwami twariye cyangwa hari ibyo yatugororeye?” Abisiraheli barabasubiza bati: “Dufite uruhare ku mwami incuro icumi kubarusha, ndetse no kuri Dawidi ubwe. None se ni iki cyatumye mutwibeta, kandi ari twe twabaye aba mbere mu gutanga igitekerezo cyo kugarura umwami?” Ariko Abayuda barusha Abisiraheli gushega. Aho i Gilugali hari Umubenyamini w'umupfayongo witwaga Sheba mwene Bikuri. Avuza ihembe, maze atera hejuru ati: “Nta ruhare dufite kuri Dawidi, nta n'umurage dufitanye n'uwo mwene Yese. None Bisiraheli, buri muntu niyisubirire iwe.” Nuko Abisiraheli bose bava kuri Dawidi bayoboka Sheba mwene Bikuri, naho Abayuda bo bagumana n'umwami wabo, baramuherekeza kuva kuri Yorodani kugeza i Yeruzalemu. Dawidi ageze iwe i Yeruzalemu afata za nshoreke ze icumi yari yasize ku rugo, aziha inzu irinzwe akajya azitaho, ariko ntiyongera kuryamana na zo. Zifungirwa aho zimeze nk'abapfakazi kugeza igihe zipfiriye. Umwami abwira Amasa ati: “Unkoranyirize ingabo z'Abayuda mu minsi itatu, bityo uzanyitabe hano.” Amasa ajya gukoranya ingabo z'Abayuda, ariko aratinda ntiyubahiriza igihe umwami yamubwiye. Dawidi ni ko kubwira Abishayi ati: “Sheba mwene Bikuri azaduteza ibyago bikomeye, biruta ibyo twatejwe na Abusalomu. None ujyane ingabo zanjye, umukurikirane atarabona imijyi ntamenwa kugira ngo ayibemo aducike.” Nuko Abishayi ajyana n'ingabo zose za Yowabu n'Abakereti n'Abapeleti, n'izindi ngabo zose z'intwari, ziva i Yeruzalemu zikurikirana Sheba mwene Bikuri. Bageze hafi y'urutare rw'i Gibeyoni bahura na Amasa. Yowabu yari yambaye imyambaro ya gisirikari, ayikenyeje umukandara uriho inkota iri mu rwubati. Ariko Yowabu agiye gusuhuza Amasa, inkota ye igwa hasi arayifata. Yowabu aramusuhuza ati: “Ni amahoro muvandimwe?” Afatisha ikiganza cy'iburyo ubwanwa bwa Amasa nk'ushaka kumusoma. Ariko Amasa ntiyita ku nkota Yowabu yari afite mu kuboko kw'ibumoso, Yowabu ayimutikura mu nda rimwe gusa amara arasandara, Amasa ahita apfa. Nuko Yowabu na mukuru we Abishayi bakomeza gukurikirana Sheba mwene Bikuri. Umwe mu ngabo za Yowabu asigara ku murambo wa Amasa, abwira izindi ngabo ati: “Abahisemo Yowabu bakaba bashyigikiye Dawidi nibakurikire Yowabu.” Ingabo zageraga kuri uwo murambo urambitse mu maraso mu nzira hagati zarahagararaga, wa muntu abibonye awusunikira mu gisambu awutwikīriza umwenda. Amaze kuwukura mu nzira ingabo zose ziratambuka, zijyana na Yowabu kugira ngo bakurikirane Sheba mwene Bikuri. Sheba yari yaranyuze mu miryango yose y'Abisiraheli agera mu mujyi wa Abeli-Betimāka, maze Ababeri bose baramuyoboka. Ingabo za Yowabu zigota Abeli-Betimāka, zirunda ibirundo by'igitaka byo kuririraho urukuta, batangira no guhonda urukuta kugira ngo baruhirike. Ariko umugore umwe w'umunyabwenge wo muri uwo mujyi atera hejuru ati: “Yemwe, yemwe! Nimumbwirire Yowabu aze hano ngire icyo mubwira.” Yowabu aramwegera, umugore aramubaza ati: “Ni wowe Yowabu?” Undi ati: “Ni jyewe.” Umugore ati: “Databuja, ndakwinginze wumve icyo ngiye kukubwira.” Yowabu ati: “Vuga ndakumva.” Umugore ati: “Kera hari imvugo ngo ‘Nimujye Abeli muhashakire igisubizo’, maze ikibazo kikaba kihakemuriwe. Abisiraheli bose bazi ko abatuye uyu mujyi turi abanyamahoro n'abanyamurava, none wowe urashaka kurimbura uyu mujyi wubashywe kuva kera! Ni kuki wasenya uyu mujyi twahawe n'Uhoraho?” Yowabu aramusubiza ati: “Ibyo ntibikabeho! Jyewe nta mugambi mfite wo kuwusenya cyangwa kuwurimbura. Ibyo si byo nshaka, uwo nshaka gusa ni umuntu witwa Sheba mwene Bikuri waturutse mu ntara y'Abefurayimu, kuko yagomeye Umwami Dawidi. Nimumumpe ndahita nigendera.” Uwo mugore aramubwira ati: “Ihangane gato! Igihanga cye turakikujugunyira tukinyujije hejuru y'urukuta.” Uwo mugore aragenda akoranya abaturage bose, ababwira icyo yumvikanye na Yowabu. Nuko baca umutwe wa Sheba mwene Bikuri, bawujugunyira Yowabu. Yowabu avuza ihembe ingabo ze zose zirataha, Yowabu na we asubira ibwami i Yeruzalemu. Icyo gihe Yowabu yari umugaba w'ingabo zose z'Abisiraheli, Benaya mwene Yehoyada ari umutware w'ingabo zigizwe n'Abakereti n'Abapeleti. Adoramu ni we wayoboraga imirimo y'agahato, Yehoshafati mwene Ahiludi ari umuvugizi w'ibwami. Shewa yari umunyamabanga, Sadoki na Abiyatari bari abatambyi. Ira w'Umunyayayiri na we yari umutambyi ukorera Dawidi. Ku ngoma ya Dawidi hateye inzara imara imyaka itatu ikurikiranye, Dawidi asenga Uhoraho amubaza icyayiteje. Uhoraho aramubwira ati: “Ni ukubera amaraso y'Abanyagibeyoni Sawuli n'ab'umuryango we bamennye.” Abanyagibeyoni ntabwo bari Abisiraheli, ahubwo ni Abamori bacitse ku icumu. Abisiraheli bari baragiranye na bo amasezerano yo kubana mu mahoro. Ariko Sawuli yashatse kubarimbura, kubera ishyaka yarwanira Abisiraheli n'Abayuda. Umwami Dawidi atumiza Abanyagibeyoni kugira ngo avugane na bo. Arababaza ati: “Nabakorera iki? Nabaha cyiru ki kugira ngo musabire umugisha igihugu Uhoraho yaduhaye?” Abanyagibeyoni baramusubiza bati: “Ikibazo dufitanye na Sawuli n'umuryango we nticyarangizwa n'ifeza cyangwa izahabu, kandi nta n'uburenganzira dufite bwo kwihōrera mu Bisiraheli.” Dawidi arababwira ati: “Noneho mumbwire icyo mushaka cyose nkibakorere.” Abanyagibeyoni baramubwira bati: “Sawuli yishe benshi muri twe, yashatse kutumara yiyemeza kudutsemba mu gihugu cyose cya Isiraheli. None nimuduhe abantu barindwi mu bamukomokaho tubicire imbere y'Uhoraho, tubate ku gasozi i Gibeya, iwabo wa Sawuli wari waratoranyijwe n'Uhoraho.” Umwami aravuga ati: “Ndababahaye.” Ariko kubera indahiro Dawidi yari yararahiriye Yonatani mwene Sawuli mu izina ry'Uhoraho, ntiyatanga Mefibosheti umuhungu wa Yonatani akaba n'umwuzukuru wa Sawuli. Umwami afata Arumoni na Mefibosheti abahungu Sawuli yabyaranye na Risipa umukobwa wa Aya, afata n'abahungu batanu Merabu umukobwa wa Sawuli yabyaranye na Adiriyeli mwene Barizilayi w'i Mehola. Bose uko ari barindwi abaha Abanyagibeyoni babicira icyarimwe ku musozi imbere y'Uhoraho, babata aho. Ubwo hari mu minsi yo gutangira gusarura ingano za bushoki. Risipa wa mukobwa wa Aya afata ibigunira, abisasa ku rutare hafi y'iyo mirambo, aguma aho kuva icyo gihe kugeza ubwo Uhoraho yagushirije imvura. Ku manywa yirukanaga ibisiga bije kurya iyo mirambo, nijoro akirukana inyamaswa. Baza kubwira Dawidi icyo Risipa umukobwa wa Aya akaba n'inshoreke ya Sawuli yakoze. Dawidi ajya i Yabeshi y'i Gileyadi, yaka abakuru baho amagufwa ya Sawuli n'ay'umuhungu we Yonatani. Abaturage baho bari baribye imirambo yabo i Betishani, aho Abafilisiti bari barayimanitse bamaze kubicira i Gilibowa. Nuko bazana ayo magufwa, bayakoranyiriza hamwe n'aya ba bandi barindwi bishwe, yose bayahamba hamwe na Kishi se wa Sawuli i Sela mu ntara y'Ababenyamini. Bamaze kurangiza ibyo byose nk'uko umwami yabitegetse, Imana yumva amasengesho yabo. Abafilisiti bongera gutera Abisiraheli. Dawidi atabarana n'ingabo ze, bararwana kugeza ubwo Dawidi yananiwe. Nuko Umufilisiti muremure kandi munini witwaga Ishibi-Benobu ashaka kwica Dawidi. Yari afite icumu ry'umuringa ripima ibiro bitatu n'igice, yambaye n'inkota nshya ku itako. Ariko Abishayi mwene Seruya agoboka Dawidi, yica uwo Mufilisiti. Ingabo za Dawidi ziramubwira ziti: “Turahire ko utazongera gutabarana natwe, hato utazazimya umuryango wa Isiraheli.” Ikindi gihe urugamba rwongera kuremera i Goba hagati y'Abisiraheli n'Abafilisiti, Sibekayi w'i Husha yica Umufilisiti muremure kandi munini witwaga Safu. Mu kindi gitero cyakurikiyeho aho i Goba, Elihanani mwene Yayiri w'i Betelehemu yica Goliyati w'i Gati, wari ufite icumu rifite uruti rumeze nk'igiti cy'ikumbo. Ikindi gihe urugamba ruremera i Gati. Hari Umufilisiti w'intwari muremure kandi munini wari ufite intoki esheshatu kuri buri kiganza, n'amano atandatu kuri buri kirenge. Nuko atuka Abisiraheli, maze Yonatani mwene Shama mukuru wa Dawidi aramwica. Abo Bafilisiti barebare kandi banini uko ari bane bakomokaga i Gati, bishwe na Dawidi n'ingabo ze. Uhoraho amaze gukiza Dawidi abanzi be bose cyane cyane Sawuli, Dawidi amuririmbira iyi ndirimbo agira ati:: Uhoraho ni urutare runkingira, ni ubuhungiro ntamenwa bwanjye, ni n'Umukiza wanjye. Imana yanjye ni urutare mpungiraho, ni ingabo inkingira ikambashisha gutsinda, ni urukuta rurerure runkingira, ni we unkiza abanyarugomo. Uhoraho nasingizwe! Naramutabaje ankiza abanzi banjye. Urupfu rwanyugarije nk'imivumba y'amazi, imyuzure irimbura intera ubwoba. Ingoyi z'ikuzimu zaramboshye, nabaye nk'ufashwe mu mutego w'urupfu. Nageze mu kaga ntakambira Uhoraho, ntabaza Imana yanjye kugira ngo intabare, yanyumvise yibereye mu ijuru, yumvise ugutabaza kwanjye. Icyo gihe isi yarahungabanye iratingita, imfatiro z'ijuru ziranyeganyega, zatigishijwe n'uburakari bw'Imana. Uburakari bwayo bwasohotse mu mazuru yayo nk'umwotsi ucucumuka, umujinya wayo uyisohoka mu kanwa umeze nk'inkongi y'umuriro. Uhoraho yitsa ijuru aramanuka, yaje akandagiye ku gicu cyijimye cyane. Umukerubi aguruka amuhetse, uwo mukerubi aboneka aguruka mu muyaga. Uhoraho ntiyagaragaraga yari atwikiriwe n'umwijima, yari atwikiriwe n'ibicu bibuditse nk'iby'imvura ikubye cyane. Aho yari ari haturukaga imirabyo n'ibishashi by'umuriro. Uhoraho ahindishiriza inkuba mu ijuru, ijwi ry'Uhoraho Usumbabyose rirumvikana. Yarashe imyambi ye atatanya abanzi, imirabyo irabije bakwira imishwaro. Ubutaka bwo munsi y'inyanja bwaragaragaye, imfatiro z'isi ziriyanika, byatewe n'uburakari bwe no gucyaha kwe. Nari ngiye kurohama mu mazi, amanura ukuboko arandohora. Yankijije umwanzi wanjye ukomeye, yankijije n'abandwanya bandusha imbaraga. Ku munsi w'amakuba bari bantangatanze, ariko Uhoraho yaranshyigikiye. Yankuye mu makuba anshyira mu mudendezo, yarantonesheje bituma andokora. Uhoraho angirira neza kuko ndi intungane, anyitura ibihwanye n'ibyo nkora biboneye. Nakurikije amabwiriza y'Uhoraho, sinagize icyo ncumura ku Mana yanjye. Koko ibyemezo yafashe byose ndabyubahiriza, amateka yayo yose ndayakurikiza. Nayibereye indakemwa, nirinze kugira ikibi nakora. Uhoraho yanyituye ibikwiranye n'ubutungane bwanjye, yabinyituye akurikije ibyo nkora biboneye. Uhoraho, indahemuka ntuyihemukira, indakemwa nta cyo uyikemanga. Uboneye umugaragariza ko uboneye, naho indyarya ukayirusha ubucakura. Koko ugoboka ubwoko bwawe buri mu kaga, ariko abirasi urabareba ukabacisha bugufi. Uhoraho, ni wowe umurikira, Uhoraho, ni wowe utuma umwijima ndimo ubisa umucyo. Mana yanjye, iyo uri kumwe nanjye sintinya guhangana n'igitero, iyo uri kumwe nanjye ntondagira urukuta ngatsemba abanzi. Imigenzereze y'Imana ntigira amakemwa, ibyo Uhoraho avuga biratunganye, ni ingabo ikingira abamuhungiraho. Uhoraho wenyine ni we Mana, Imana yacu ni yo yonyine rutare rudukingira. Imana mpungiraho ni inyambaraga, ni yo inyobora inzira itagira amakemwa. Impa kugenda nta mpungenge nk'imparakazi itondagira ibihanamanga, inshyira ahirengeye nkahashinga ibirindiro. Ni yo intoza kujya ku rugamba, imbashisha kurashisha umuheto ukomeye. Mana, unkingira ingabo yawe ukankiza, warantabaye bintera ishema. Ni wowe nkesha kugenda nta cyo nikanga, ibirenge byanjye ntibyigera bitsikira. Nirukankana abanzi banjye nkabarimbura, simpindukira ntamaze kubatsemba. Ndabatsemba nkabajanjagura ntibashobore kwegura umutwe, barambarara hasi imbere yanjye. Ku rugamba ni wowe umpa imbaraga, abandwanya ukampa kubatikiza. Utuma abanzi banjye bampunga, ababisha banjye nkabatsemba. Baratakamba ariko ntibagire n'umwe ubatabara, batakambira Uhoraho ariko ntabasubize. Ndabaribata nkabahindura nk'umukungugu, mbakāta nk'ukāta urwondo rwo mu nzira, nkabanyukanyuka. Uhoraho, wankijije kwigomeka kw'abantu banjye, wampaye kugenga amahanga, ubwoko ntazi iyo buturuka buza kumpakwaho. Abanyamahanga baranyobotse, mvuga rimwe bakanyumvira. Abanyamahanga bacitse intege, basohotse mu bigo ntamenwa byabo bahinda umushyitsi. Uhoraho arakabaho! Nasingizwe we rutare runkingira. Imana yo rutare rwanjye n'Umukiza wanjye nihabwe ikuzo. Imana yanjye ni yo impōrera, ni yo ituma abanyamahanga banyoboka, yangobotoye mu maboko y'abanzi banjye. Uhoraho, ni wowe umpa gutsinda ababisha banjye, ni wowe unkiza abanyarugomo. Ni cyo gituma ngusingiza mu ruhame rw'amahanga, ni na cyo gituma nzakuririmba. Umwami wiyimikiye umuha gutsinda gukomeye, uwo wimikishije amavuta uhora umugirira neza, uwo ni Dawidi n'abazamukomokaho iteka ryose. Aya ni yo magambo y'indunduro yavuzwe na Dawidi. “Nimwumve amagambo ya Dawidi mwene Yese, nimwumve amagambo y'umuntu washyizwe hejuru cyane, ni we Imana ya Yakobo yimikishije amavuta, ni umuhimbyi w'indirimbo w'ingenzi mu Bisiraheli. Mwuka w'Uhoraho avugira muri jye, anshyize mu kanwa ijambo rye. Imana y'Abisiraheli yaravuze, yo Rutare rubakingira yarambwiye iti: ‘Umwami unyubaha agategekesha abantu ukuri, ameze nk'izuba rirashe mu gitondo kitagira igicu, imirasire yaryo ituma ibimera bikura neza imvura ihise.’ Ni koko Imana yagiriye neza umuryango wanjye, yampaye Isezerano ridakuka, ni Isezerano rikomezwa n'amabwiriza yashyizeho, izampa gutsinda iteka insohoreze n'imigambi. Abapfayongo bose bazamera nk'amahwa bajugunye, kuko nta wayafatisha intoki: bazabasunikisha icyuma cyangwa uruti rw'icumu, bazakongorerwa n'umuriro aho basunikiwe.” Aya ni yo mazina y'intwari mu ngabo za Dawidi: Yoshebu-Bashebeti w'i Hakemoni yari umutware w'abitwa “Intwari eshatu”. Uwo ni we wicishije icumu abanzi magana inani mu gitero kimwe. Ukurikiraho muri za Ntwari eshatu ni Eleyazari mwene Dodo w'Umwahohi. Yari kumwe na Dawidi ubwo bashotōraga Abafilisiti bari bakoranyijwe no kubarwanya. Abisiraheli barahunze ariko we arakomeza ararwana, yica Abafilisiti benshi kugeza ubwo akaboko kananiwe ikiganza kikumirana n'inkota. Uwo munsi Uhoraho amuha kubatsinda cyane, ba Bisiraheli bagarurwa no gucuza. Uwa gatatu ni Shama mwene Age w'Umuharari. Igihe Abafilisiti bari bakoraniye hafi y'umurima w'inkori, ingabo z'Abisiraheli zarabahunze. Nyamara Shama we ashinga ibiringiro muri uwo murima, arwanya Abafilisiti arabica. Bityo Uhoraho amuha kubatsinda bikomeye. Ikindi gihe intwari eshatu zo muri za zindi mirongo itatu, zisanga Dawidi ku buvumo bwa Adulamu, hari mu gihe cy'isarura. Igitero cy'Abafilisiti cyari gishinze ibirindiro mu kibaya cy'Abarefa. Ubwo Dawidi yari aho hantu hatavogerwa, Abafilisiti bashinze ibirindiro i Betelehemu. Dawidi aravuga ati: “Icyampa ku mazi yo mu iriba ryo hafi y'irembo ry'i Betelehemu!” Za ngabo eshatu z'intwari zibyumvise, zihara amagara zinyura aho Abafilisiti bari bashinze ibirindiro, zivoma amazi muri rya riba ryo hafi y'irembo ry'i Betelehemu ziyashyīra Dawidi. Nyamara Dawidi ayabonye ntiyayanywa, ahubwo ayasuka hasi ayatura Uhoraho. Maze aravuga ati: “Uhoraho, ntibikabeho ko nanywa amazi nk'aya, byaba ari nko kunywa amaraso y'aba bagabo bemeye guhara amagara yabo.” Ni yo mpamvu yanze kuyanywa. Ngibyo ibyakozwe n'izo ntwari uko ari eshatu. Abishayi mukuru wa Yowabu mwene Seruya yari umuyobozi wa za Ntwari eshatu. Yigeze kwicisha icumu abantu magana atatu mu gitero kimwe, ibyo bituma aba ikirangirire nka za Ntwari eshatu ndetse aba icyamamare kuzirusha. Nyamara nubwo yabaye umuyobozi wazo ntiyigeze abarwa muri zo. Hari na Benaya mwene Yehoyada w'i Kabusēli, warangwaga n'ibikorwa byinshi by'ubutwari. Ni we wishe Abamowabu babiri b'intwari. Ikindi gihe amasimbi amaze kugwa, Benaya yamanutse mu rwobo yiciramo intare. Ni we kandi wishe Umunyamisiri w'igihangange. Uwo Munyamisiri yari yitwaje icumu, naho Benaya we yitwaje inkoni yonyine. Yambura wa Munyamisiri icumu rye aba ari ryo amwicisha. Ngibyo ibyo Benaya mwene Yehoyada yakoze, bituma aba ikirangirire nka za Ntwari eshatu. Yabaye ikirangirire kurusha ba batware mirongo itatu, nyamara ntiyigeze abarwa muri za Ntwari eshatu. Nuko Dawidi amugira umutware w'ingabo zamurindaga. Aba ni bo bari intwari mirongo itatu: Asaheli murumuna wa Yowabu, Elihanani mwene Dodo w'i Betelehemu, Shama w'i Harodi, Elika w'i Harodi, Helesi w'i Peleti, Ira mwene Ikeshi w'i Tekowa, Abiyezeri w'i Anatoti, Mebunayi w'i Husha Salimoni w'Umwahohi, Maharayi w'i Netofa, Helebu mwene Bāna w'i Netofa, Itayi mwene Ribayi w'i Gibeya y'Ababenyamini, Benaya w'i Piratoni, Hidayi wo mu karere k'imigezi y'i Gāshi, Abiyaluboni w'i Araba, Azimaveti w'i Bahurimu, Eliyahiba w'i Shālabimu, abahungu ba Yasheni, Yonatani, Shama w'Umuharari, Ahiyamu mwene Sharari w'Umuharari, Elifeleti mwene Ahasibayi w'i Māka, Eliyamu mwene Ahitofeli w'i Gilo, Hesiro w'i Karumeli, Pārayi w'i Arabi, Yigali mwene Natani w'i Soba, Bani w'Umugadi, Seleki w'Umwamoni, Naharayi w'i Bēroti watwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya, Ira w'i Yatiri, Garebu w'i Yatiri, Uriya w'Umuheti. Bose hamwe ni mirongo itatu na barindwi. Uhoraho yongera kurakarira cyane Abisiraheli, abateza Dawidi ati: “Genda ubarure Abisiraheli n'Abayuda”. Umwami abwira Yowabu umugaba w'ingabo ze ati: “Jya mu Bisiraheli bose uhereye i Dani mu majyaruguru ukageza i Bērisheba mu majyepfo, ubarure abantu kugira ngo menye umubare w'abashobora kujya ku rugamba.” Yowabu aramubwira ati: “Nyagasani, icyampa Uhoraho Imana yawe akakugwiriza imbaga y'abantu incuro ijana, nawe ubwawe ukabyibonera! Ariko se, ni iki gitumye ushaka ko dukora ikintu nk'icyo?” Ariko umwami aganza Yowabu n'abandi bakuru b'ingabo mu magambo, maze Yowabu n'abakuru b'ingabo bava ibwami, bajya kubarura imbaga y'Abisiraheli. Bambuka Yorodani bashinga amahema mu majyepfo ya Aroweri, mu mujyi uri mu kabande mu ntara y'Abagadi, maze berekeza i Yāzeri. Banyura mu ntara ya Gileyadi bagera i Tahatimu-Hodishi, barambuka bakomereza i Dani-Yāni bagera hafi y'i Sidoni. Bamanuka berekeje ku kigo ntamenwa cy'i Tiri no mu mijyi yose y'Abahivi n'iy'Abanyakanāni, bagera mu majyepfo y'u Buyuda i Bērisheba. Bityo bazenguruka igihugu cyose, bagaruka i Yeruzalemu nyuma y'amezi icyenda n'iminsi makumyabiri. Nuko Yowabu abwira umwami umubare w'abagabo bashobora kujya ku rugamba. Mu Bisiraheli habonetse abagabo b'intwari ibihumbi magana inani, naho mu Bayuda haboneka ibihumbi magana atanu. Dawidi amaze kubarura abantu, yumva afite inkomanga ku mutima, ni ko gutakambira Uhoraho ati: “Uhoraho, nakoze icyaha gikomeye nkora ibyo ntagombaga gukora, none umbabarire igicumuro cyanjye, ni koko nakoze ikintu cy'ubupfapfa rwose.” Mu gitondo Dawidi akibyuka, Uhoraho atuma umuhanuzi Gadi, wahanuriraga Dawidi ati: “Genda ubwire Dawidi uti: ‘Uhoraho avuze ko hari ibyago bitatu agiye kukubwira, ugahitamo kimwe akaba ari cyo azaguteza.’ ” Nuko Gadi asanga Dawidi aramubwira ati: “Uhisemo ko habaho imyaka irindwi y'inzara mu gihugu cyawe, cyangwa ko wamara amezi atatu uhunga abanzi bagukurikirana, cyangwa ko habaho iminsi itatu y'icyorezo cy'indwara mu gihugu cyawe? Ngaho tekereza neza, umbwire icyo njya gusubiza uwantumye.” Dawidi abwira Gadi ati: “Ndumva nshenguwe n'agahinda! Ibyo ari byo byose, icyaruta ni uko twahanwa n'Uhoraho ubwe aho kumpanisha abantu, kuko Uhoraho agira impuhwe nyinshi!” Muri icyo gitondo, Uhoraho ateza Abisiraheli icyorezo kimara iminsi itatu. Uhereye i Dani mu majyaruguru ukageza i Bērisheba mu majyepfo, hapfa abantu ibihumbi mirongo irindwi. Ubwo umumarayika w'Uhoraho yari agiye kurimbura i Yeruzalemu, Uhoraho yisubiraho abwira uwo mumarayika ati: “Ibyo birahagije rekera aho.” Uwo mumarayika w'Uhoraho yari ageze ku mbuga ya Arawuna w'Umuyebuzi. Dawidi abonye uko uwo mumarayika arimbura abantu, abwira Uhoraho ati: “Ko ari jyewe wakoze icyaha igicumuro kikaba ari jyewe kibarwaho, aba bantu barazira iki? Ube ari jyewe n'umuryango wanjye uhana.” Uwo munsi Gadi asanga Dawidi aramubwira ati: “Zamuka wubakire Uhoraho urutambiro ku mbuga ya Arawuna w'Umuyebuzi!” Dawidi yita ku byo Gadi yamubwiye, arazamuka nk'uko Uhoraho yabitegetse. Arawuna abonye umwami azamukanye n'ibyegera bye amugana, ajya kumusanganira amwikubita imbere yubamye. Arawuna aramubaza ati: “Databuja, ni iki gitumye uje iwanjye?” Dawidi aramusubiza ati: “Nzanywe no kugura imbuga yawe, ngomba kuyubakiraho Uhoraho urutambiro kugira ngo abantu bakire icyorezo.” Arawuna abwira Dawidi ati: “Nyagasani, imbuga ngiyi ndayiguhaye uyitambireho uko ubyifuza, dore n'ibimasa by'ibitambo bikongorwa n'umuriro, imbaho zahurishwaga ingano n'ibiti bihambirwa ku majosi y'ibimasa bibe inkwi z'ibitambo. Nyagasani, ibi byose ndabiguhaye kandi Uhoraho Imana yawe yakire neza ibitambo byawe!” Ariko umwami aramuhakanira ati: “Ntibishoboka ngomba kubigura, kuko ntashobora gutambira Uhoraho Imana yanjye ibitambo mboneye ubusa.” Nuko Dawidi agura iyo mbuga n'ibimasa, atanga ibikoroto mirongo itanu by'ifeza. Dawidi ahubakira Uhoraho urutambiro, atamba ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro. Nuko Uhoraho ababarira Abisiraheli, icyorezo kibavamo. Umwami Dawidi yari ageze mu za bukuru, ashaje cyane ku buryo bamworosaga imyenda ntasusurukirwe. Abagaragu be baramubwira bati: “Nyagasani, bagushakire inkumi y'isugi igukorere, ijye igukuyakuya ikuraze kugira ngo ususurukirwe.” Bashaka umukobwa mwiza muri Isiraheli yose, babona Abishagi w'i Shunemu bamuzanira umwami. Uwo mukobwa yari mwiza cyane, akajya akuyakuya Dawidi amukorera, ariko ntiyamurongora. Hanyuma Adoniya umuhungu wa Dawidi na Hagita, ararikira ubwami avuga ati: “Ni jye uzaba umwami!” Ahita yishakira amagare y'intambara n'abarwanira ku mafarasi, n'abagabo mirongo itanu bo kujya bamugenda imbere. Nyamara muri ibyo byose nta na rimwe se yari yarigeze amucyaha ngo amubaze ati: “Ibyo ukora ibyo ni ibiki?” Adoniya ni we wari murumuna wa Abusalomu kandi yari umusore w'uburanga. Bukeye agisha inama Yowabu mwene Seruya n'umutambyi Abiyatari, na bo baramushyigikira. Nyamara umutambyi Sadoki na Benaya mwene Yehoyada, n'umuhanuzi Natanina Shimeyi, na Reyi n'izindi ntwari za Dawidi, ntibashyigikira Adoniya. Nuko Adoniya atamba intama n'ibimasa n'inyana z'imishishe, hafi y'urutare rw'i Zoheleti ruri bugufi bwa Enirogeli. Bityo atumira abavandimwe be bose ari bo bana b'umwami, n'abantu bose b'i Buyuda bari abagaragu b'umwami. Icyakora ntiyatumira umuhanuzi Natani na Benaya, n'abarinzi b'ibwami na mwene se Salomo. Nuko Natani abwira Batisheba nyina wa Salomo, ati: “Ntuzi ko Adoniya mwene Hagita yigize umwami kandi Dawidi akaba atabizi? None reka nkugire inama uyikurikize, bityo urakiza amagara yawe n'ay'umuhungu wawe Salomo. Jya ku Mwami Dawidi umubwire uti: ‘Nyagasani, ntiwandahiye ko umuhungu wawe Salomo ari we uzaba umwami akagusimbura ku ngoma? None kuki himye Adoniya?’ Nuko igihe uri bube uvugana n'umwami, nanjye ndinjira ngushyigikire.” Batisheba ajya ku Mwami Dawidi amusanga aho yari ari mu cyumba kuko yari ashaje cyane, Abishagi wa mukobwa w'i Shunemu yaramukoreraga. Batisheba ni ko gupfukamira umwami, na we aramubaza ati: “Urifuza iki?” Batisheba aramusubiza ati: “Nyagasani, wandahiye mu izina ry'Uhoraho Imana yawe, ko umwana wawe Salomo ari we uzaba umwami akagusimbura ku ngoma. None dore Adoniya ni we wimye ingoma, nyamara wowe nyagasani utabizi. Yatambye ibimasa n'inyana z'imishishe n'intama nyinshi, atumira abahungu bawe bose, n'umutambyi Abiyatari na Yowabu umugaba w'ingabo, nyamara ntiyatumira umugaragu wawe Salomo. None rero nyagasani, ubu Abisiraheli bose baguhanze amaso, kugira ngo ubatangarize ugiye kugusimbura ku ngoma. Naho ubundi nyagasani numara gupfa, jye n'umuhungu wanjye Salomo bazadufata nk'abagome.” Batisheba akivugana na Dawidi, umuhanuzi Natani aba arinjiye. Abagaragu b'umwami baramubwira bati: “Umuhanuzi Natani yinjiye ibwami.” Nuko Natani yubama imbere y'umwami, aramupfukamira. Aramubaza ati: “Nyagasani, mbese ni wowe wategetse ko Adoniya ari we uzagusimbura ku ngoma? Dore uyu munsi yagiye atamba ibimasa n'inyana z'imishishe n'intama nyinshi, atumira abahungu bawe n'abatware b'ingabo bose n'umutambyi Abiyatari. Bose bari imbere ye bararya baranywa bavuga bati: ‘Harakabaho Umwami Adoniya!’ Icyakora nyagasani, jyewe n'umutambyi Sadoki, na Benaya mwene Yehoyada na Salomo, ntabwo yadutumiye. None se nyagasani, waba waravuze uzagusimbura ku ngoma utabitumenyesheje?” Umwami Dawidi aravuga ati: “Nimumpamagarire Batisheba.” Araza ahagarara imbere y'umwami. Nuko Dawidi aravuga ati: “Ndahiye Uhoraho wankijije akaga kose, nk'uko nabirahiye mu izina ry'Uhoraho Imana ya Isiraheli, nkavuga ko umuhungu wawe Salomo ari we uzansimbura ku ngoma, uyu munsi ngiye gusohoza icyo nasezeranye.” Batisheba apfukamira umwami yubamye, aravuga ati: “Harakabaho Umwami Dawidi iteka ryose!” Umwami Dawidi atumiza umutambyi Sadoki, n'umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada. Baraza bahagarara imbere y'umwami. Umwami Dawidi arababwira ati: “Mujyane n'ingabo zanjye, mushyire umuhungu wanjye Salomo ku nyumbu yanjye mumujyane i Gihoni. Umutambyi Sadoki n'umuhanuzi Natani bamwimikishe amavuta, abe umwami wa Isiraheli. Muvuze ihembe muvuge muti: ‘Harakabaho Umwami Salomo!’ Mumuherekeze aze yicare ku ntebe yanjye ya cyami ansimbure ku ngoma. Mushyiriyeho gutegeka Abisiraheli n'Abayuda.” Benaya mwene Yehoyada asubiza umwami ati: “Bibe bityo nyagasani! Koko ibyo ni byo Uhoraho Imana yawe ishaka. Nk'uko kandi Uhoraho yabanye nawe nyagasani abe ari ko azabana na Salomo, ubwami bwe azabushyire hejuru ndetse burute ubwa databuja Dawidi.” Nuko umutambyi Sadoki n'umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada, n'Abakereti n'Abapeleti, buriza Salomo ku nyumbu ya Dawidi bamujyana i Gihoni. Bagezeyo umutambyi Sadoki afata ihembe ryuzuye amavuta yavanye mu Ihema ry'Uhoraho, ayimikisha Salomo kugira ngo abe umwami. Bavuza ihembe maze abantu bose batera hejuru bati: “Harakabaho Umwami Salomo!” Hanyuma Salomo arataha, rubanda bamuherekeza banezerewe cyane bavuza imyironge, ku buryo ubutaka bwatigiswaga n'amajwi yabo. Adoniya n'abatumirwa be bamaze gufungura bumva urusaku. Yowabu yumvise ihembe rivuga arabaza ati: “Kuki mu mujyi hari urusaku rwinshi?” Yowabu akivuga atyo, Yonatani umuhungu w'umutambyi Abiyatari aba ageze aho. Adoniya aramubwira ati: “Injira kuko uri umugabo w'intwari, ugomba kuba utuzaniye inkuru nziza.” Yonatani asubiza Adoniya ati: “Inkuru si nziza! Umwami Dawidi amaze kwimika Salomo kugira ngo abe umwami. Dawidi yategetse umutambyi Sadoki n'umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada, n'Abakereti n'Abapeleti ngo bashyire Salomo ku nyumbu y'umwami. Umutambyi Sadoki n'umuhanuzi Natani bamwimikisha amavuta i Gihoni kugira ngo abe umwami. Bagarukanye na we banezerewe cyane, ku buryo umujyi wose wuzuye urusaku ari na rwo mwumvise. Ndetse ubu Salomo yicaye ku ntebe ya cyami. Ikindi kandi n'ibyegera byose by'Umwami Dawidi byaje kumushimira bivuga biti: ‘Imana izashyire hejuru izina rya Salomo gusumbya aho iryawe ryari rigeze, kandi izahe ubwami bwe kugira icyubahiro gisumba icyo ubwawe bwagize.’ ” Umwami Dawidi apfukama ku buriri bwe, aravuga ati: “Nihasingizwe Uhoraho Imana y'Abisiraheli yo yashyizeho uyu munsi, uwo kunsimbura ku ntebe ya cyami mbyirebera.” Abatumirwa ba Adoniya babyumvise bashya ubwoba, barahaguruka baratatana buri wese aca ukwe. Adoniya agira ubwoba bwinshi kubera Salomo, nuko aragenda afata ku mahembe y'urutambiro. Baza kubwira Salomo ko Adoniya yamutinye cyane agahungira ku rutambiro, agafata ku mahembe yarwo akavuga ati: “Sinzahava keretse Salomo andahiye ko atazanyicisha inkota.” Salomo aravuga ati: “Naba inyangamugayo nta n'agasatsi na kamwe kazava ku mutwe we, ariko nagwa mu ikosa na rito azicwa nta kabuza.” Umwami Salomo yohereza abantu kumuvana aho ku rutambiro. Araza apfukamira Salomo yubamye. Salomo aramubwira ati: “Itahire.” Urupfu rwa Dawidi rwegereje, ahamagaza umuhungu we Salomo aramubwira ati: “Dore urupfu rurangera amajanja, none komera kandi uzabe umugabo! Ujye wubahiriza ibyo Uhoraho Imana yawe ategeka, ugenze uko ashaka kandi ukurikize amateka ye n'amabwiriza ye, n'ibyemezo afata n'impuguro ze nk'uko byanditswe mu Mategeko ya Musa. Bityo ibyo bizatuma uhirwa mu byo uzakora byose aho uzaba uri hose. Uhoraho azasohoza Isezerano yansezeranyije ati: ‘Abazagukomokaho nibitwara neza bakangiraho umurava babikuye ku mutima, mu mibereho yabo yose nk'uko nabivuze, ntihazabura muri bo ugusimbura ku ngoma ya Isiraheli.’ ” Dawidi arakomeza ati: “Nawe ubwawe uzi ibyo Yowabu mwene Seruya yangiriye n'ibyo yakoreye ba bagaba b'ingabo b'Abisiraheli, ari bo Abuneri mwene Neri na Amasa mwene Yeteri. Yarabishe amena amaraso nk'ayo mu ntambara kandi ari mu gihe cy'amahoro. Ayo maraso ni we abarwaho mu buryo bwose. Ni yo mpamvu ukwiye gukorana ubwitonzi, ntuzatume yisazira amahoro. “Naho abakomoka kuri Barizilayi w'i Gileyadi uzabatoneshe, bajye barira ku meza yawe kuko banshyigikiye ubwo nahungaga mukuru wawe Abusalomu. “Dore kandi uri kumwe na Shimeyi mwene Gera w'Umubenyamini w'i Bahurimu, wamvumye umuvumo mubi ubwo najyaga i Mahanayimu. Nyamara ubwo nagarukaga yaje kunsanganira kuri Yorodani, murahira mu izina ry'Uhoraho ko ntazamwicisha inkota. None ubu ntukamubabarire na gato. Nzi ko uri umunyabwenge, uzi uko uzamugenza. Ntuzatume yisazira amahoro ahubwo uzamwice.” Nuko Dawidi arapfa, bamushyingura ahitwa mu Murwa wa Dawidi i Yeruzalemu. Imyaka Dawidi yamaze ku ngoma muri Isiraheli, yose hamwe ni mirongo ine. I Heburoni yamazeyo imyaka irindwi, i Yeruzalemu ahamara imyaka mirongo itatu n'itatu. Umuhungu we Salomo amusimbura ku ngoma, ubwami bwe burakomera cyane. Igihe kimwe Adoniya umuhungu wa Dawidi na Hagita, yagiye kwa Batisheba nyina wa Salomo. Batisheba amubonye aramubaza ati: “Ni amahoro?” Adoniya ati: “Yee, ni amahoro. Ariko mfite icyo nshaka kukubwira.” Batisheba ati: “Ngaho mbwira.” Adoniya aramubwira ati: “Uzi ko ubwami bwagombaga kuba ubwanjye, kandi ko Abisiraheli bose bari bampindukiriye kugira ngo banyimike mbe umwami. Nyamara kuko Uhoraho ari ko yabishatse ubwami bwabaye ubw'umuvandimwe wanjye. None hari icyo ngusaba niba ubinyemereye.” Batisheba aramubwira ati: “Kivuge.” Adoniya aramubwira ati: “Ndakwinginze unsabire Umwami Salomo kuko wowe adashobora kukwangira, anshyingire Abishagi w'i Shunemu.” Batisheba aramusubiza ati: “Ndabyemeye ndajya kubikubwirira umwami.” Batisheba ajya kureba Umwami Salomo ngo amubwire ibya Adoniya. Amugeze imbere umwami arahaguruka aramusanganira, aramupfukamira. Nuko arongera yicara mu ntebe ya cyami, ategeka ko bashyira intebe y'umugabekazi iburyo bwe, Batisheba aricara. Batisheba aramubaza ati “Uranyemerera ko ngira ikibazo nkubaza?” Umwami aramusubiza ati: “Ndabikwemereye mubyeyi wanjye mbaza.” Nyina aramubwira ati: “Mbese birashoboka ko washyingira umuvandimwe wawe Adoniya, Abishagi w'i Shunemu?” Umwami Salomo asubiza nyina ati: “Kuki umusabira Abishagi w'i Shunemu? Dore ni mukuru wanjye wari ukwiriye kumusabira n'ubwami! Azabufatanye n'abayoboke be ari bo umutambyi Abiyatari na Yowabu mwene Seruya.” Maze Umwami Salomo arahira mu izina ry'Uhoraho avuga ati: “Niba amagambo Adoniya avuze atari ayo kumwicisha, Imana ibimpore ndetse bikabije! Ubu ndahiye Uhoraho muzima wampaye gukomera, akampa gusimbura data Dawidi ku ngoma kandi akampa ubwami nk'uko yari yarabisezeranye, ko uyu munsi Adoniya ari bupfe.” Nuko Umwami Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada, yica Adoniya. Nuko umwami abwira umutambyi Abiyatari ati: “Genda ujye Anatoti mu isambu yawe, kuko nawe wari ukwiriye gupfa ariko sindi bukwice uyu munsi, kuko wahetse Isanduku y'Uhoraho ukagendana na data Dawidi, ukababarana na we.” Uko ni ko Salomo yirukanye Abiyatari ntiyongere kuba umutambyi w'Uhoraho, bityo ijambo Uhoraho yavugiye i Shilo ku muryango wa Eli rirasohora. Iyo nkuru iza kugera kuri Yowabu kandi Yowabu yari umuyoboke wa Adoniya, nubwo atari umuyoboke wa Abusalomu. Ni cyo cyatumye ahungira mu Ihema ry'Uhoraho agafata amahembe y'urutambiro. Babwira Salomo ko Yowabu yahungiye mu Ihema ry'Uhoraho akaba ari ku rutambiro, Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada aramubwira ati: “Genda umwice!” Benaya aherako ajya mu Ihema ry'Uhoraho, abwira Yowabu ati: “Umwami aravuze ngo: ‘Sohoka.’ ” Yowabu aramusubiza ati: “Sinsohoka ahubwo nzicirwe hano.” Nuko Benaya asubira ibwami, atekerereza umwami ibyo Yowabu yamubwiye byose. Maze umwami aramubwira ati: “Genda uhamwicire nk'uko yabyivugiye maze umuhambe, bityo amaraso y'inzirakarengane Yowabu yavushije araba ahanaguwe kuri jye no ku muryango wa data. Uhoraho araba amuryoje ko yicishije inkota abagabo babiri bamurushaga cyane ubutungane, akabica data Dawidi atabizi. Abo bagabo ni Abuneri mwene Neri wari umugaba w'ingabo z'Abisiraheli, na Amasa mwene Yeteri wari umugaba w'ingabo z'Abayuda. Amaraso yabo azabarwe kuri Yowabu, no ku bazamukomokaho iteka ryose. Naho Dawidi n'abazamukomokaho n'umuryango we n'ingoma ye, tuzagire amahoro atangwa n'Uhoraho iteka ryose.” Maze Benaya mwene Yehoyada asubirayo, asumira Yowabu aramwica hanyuma amuhambisha mu isambu ye. Umwami ashyira Benaya mwene Yehoyada mu mwanya wa Yowabu umugaba w'ingabo, naho ku mwanya w'umutambyi Abiyatari ahashyira Sadoki. Umwami ahamagaza Shimeyi aramubwira ati: “Wiyubakire inzu i Yeruzalemu uyituremo, kandi ntuzigere uyisohokamo ngo ugire ahandi ujya. Umunsi wayisohotsemo ukambuka akabande ka Kedironi, umenye ko uzapfa nta kabuza amaraso yawe akakubarwaho.” Shimeyi abwira umwami ati: “Nyagasani, ijambo ryawe ndarishimye nzabikora nk'uko ubivuze.” Shimeyi aguma i Yeruzalemu ahamara igihe kirekire. Hashize imyaka itatu, babiri mu bagaragu ba Shimeyi bahungira kwa Akishi mwene Māka umwami w'i Gati. Shimeyi yumvise ko abagaragu be bari i Gati arahaguruka, ategura indogobe ye arayurira, ajya i Gati kuvana abagaragu be kwa Akishi. Maze agarukana na bo i Yeruzalemu. Salomo aza kumenya ko Shimeyi yavuye i Yeruzalemu akajya i Gati akagaruka. Salomo atumiza Shimeyi aramubaza ati: “Mbese sinakurahije mu izina ry'Uhoraho, nkakwemeza ko nusohoka ukarenga umujyi uzapfa nta kabuza? Nawe warambwiye uti: ‘Ijambo ryawe ndarishimye, kandi ndabyumvise.’ None ni kuki utakomeje indahiro warahiye mu izina ry'Uhoraho, ntiwubahirize amabwiriza naguhaye? Wowe ubwawe uzirikana ibibi byose wakoreye data Dawidi. None Uhoraho aguhoye ububi bwawe, naho jyewe ampaye umugisha kandi intebe y'ubwami ya Dawidi Uhoraho azayikomeza iteka ryose.” Umwami ategeka Benaya mwene Yehoyada yica Shimeyi. Nuko ingoma ya Salomo irakomera. Salomo agirana ubumwe n'umwami wa Misiri maze arongora umukobwa we, hanyuma amujyana mu Murwa wa Dawidi. Arahamutuza kugeza igihe yamariye kwiyubakira ingoro ye n'inzu y'Uhoraho, n'inkuta z'i Yeruzalemu. Muri icyo gihe abantu batambiraga ibitambo ahasengerwaga, kuko bari batarubakira Uhoraho Ingoro. Salomo yakundaga Uhoraho agakurikiza amateka ya se Dawidi, nyamara na we yajyaga atambira ibitambo ahasengerwaga ibigirwamana akahosereza n'imibavu. Umwami Salomo ajya i Gibeyoni ahatambira ibitambo kuko ari ho hantu h'ingenzi hasengerwaga, ahatambira ibitambo igihumbi bikongorwa n'umuriro. Aho i Gibeyoni ni ho Uhoraho yabonekeye Salomo nijoro mu nzozi. Imana iramubwira iti: “Nsaba icyo ushaka ndakiguha.” Salomo arayisubiza ati: “Wagiriye ubuntu bukomeye umugaragu wawe data Dawidi kuko yakunogeraga, agira umurava n'ubutungane n'ubudakemwa. Ntiwaretse kumugirira ubwo buntu bukomeye, uramumpa jyewe umwana we musimbura ku ngoma nk'uko biri ubu. “Ni koko Uhoraho Mana yanjye, ni wowe wanyimitse kugira ngo nsimbure data Dawidi. Ariko kandi ndi nk'umwana muto cyane utazi icyatsi n'ururo. Jyewe umugaragu wawe mbaye umuyobozi w'abantu watoranyije, abantu benshi batabarika. None rero Nyagasani, ndagusaba ubwenge buhagije bumbashisha kuyobora abantu bawe, kandi ngo menye gutandukanya icyiza n'ikibi. Naho ubundi sinabasha kuyobora abantu bawe benshi bangana batya.” Nuko Uhoraho anezezwa n'ibyo Salomo asabye. Imana iramubwira iti: “Ubwo wasabye ibyo ngibyo ukaba utasabye kurama, ntusabe ubutunzi ntunasabe ko abanzi bawe bapfa, nyamara ugasaba ubwenge bwo gutegekana ubutabera, ibyo usabye ndabiguha. Nguhaye ubwenge n'ubushishozi, ku buryo nta wundi mwami mu bakubanjirije n'abazagukurikira uzahwana nawe. Ikindi kandi n'ibyo utansabye nzabiguha, byaba ubukungu byaba n'ikuzo, ku buryo mu gihe uzaba ukiriho nta n'umwe mu bami uzigera ahwana nawe. Nugenza nk'uko nakubwiye ukanakurikiza amateka n'amabwiriza yanjye nk'uko so Dawidi yagenzaga, nzaguha kurama.” Nuko Salomo arakanguka, amenya ko Imana yamubonekeye mu nzozi. Hanyuma asubira i Yeruzalemu yegera Isanduku y'Isezerano, atamba ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'iby'umusangiro. Ibyo birangiye akorera umunsi mukuru ibyegera bye byose. Igihe kimwe abagore babiri b'indaya baraje bahagarara imbere y'umwami. Umwe muri abo bagore aravuga ati: “Nyagasani, jye n'uyu mugore tubana mu nzu. Nayibyariyemo umwana ndi kumwe n'uyu mugore. Nuko hashize iminsi ibiri mbyaye, uyu mugore na we arabyara. Twari twenyine nta wundi wari muri iyo nzu, uretse twe twembi. Ijoro rimwe umwana w'uyu mugore arapfa, kubera ko yamuryamiye. Nuko rero nyagasani, uyu mugore abyuka mu gicuku nsinziriye, ajyana umwana wanjye wari undyamye iruhande amuryamisha ku buriri bwe, noneho uwe wapfuye amundyamisha iruhande. Bukeye mu gitondo nkangutse kugira ngo njye konsa umwana wanjye, nsanga yapfuye! Ariko bamaze gucya mwitegereje neza, nsanga atari umwana wanjye nibyariye.” Nuko uwo mugore wundi aravuga ati: “Ashwi da, umwana muzima ni we wanjye naho upfuye ni uwawe.” Ariko wa mugore wa mbere akomeza kuvuga ati: “Ashwi, umwana upfuye ni uwawe naho umuzima ni we wanjye.” Nuko bakomeza kujya impaka batyo bari imbere y'umwami. Umwami Salomo aravuga ati: “Umwe aravuga ngo ‘Umwana wanjye ni umuzima naho uwawe ni upfuye’, undi na we akavuga ngo ‘Ashwi da, umwana wawe ni uwapfuye naho uwanjye ni umuzima.’ ” Umwami ni ko gutegeka ati: “Nimunzanire inkota.” Barayimuzanira. Hanyuma umwami atanga itegeko ati: “Uyu mwana muzima nimumucemo kabiri igice kimwe mugihe umugore umwe, ikindi gice mugihe undi.” Umugore wari nyina w'umwana muzima impuhwe ziramusāba kubera umwana we, maze abwira umwami ati: “Ndakwinginze nyagasani, uwo mwana muzima wimwica, ahubwo muhe uriya mugore amwijyanire.” Naho wa mugore wundi we aravuga ati: “Mucemo kabiri tumubure twembi.” Nuko umwami akemura impaka ati: “Uwo mwana ntimumwice, ahubwo nimumuhe uwamugiriye impuhwe kuko ari we nyina.” Abisiraheli bose bumvise uko umwami yaciye urwo rubanza, baramwubaha kubera ko biboneye ko Imana yamuhaye ubwenge, kugira ngo ace imanza zitabera. Nuko Salomo aba umwami w'igihugu cyose cya Isiraheli. Aba ni bo bategetsi bakuru yashyizeho: Azariya mwene Sadoki yari umutambyi. Elihorefu na Ahiya bene Shisha bari abanditsi. Yehoshafati mwene Ahiludi yari umunyamabanga. Benaya mwene Yehoyada yari umugaba w'ingabo. Sadoki na Abiyatari bari abatambyi. Azariya mwene Natani yari umukuru w'abayobozi b'intara. Zabudi mwene Natani yari umutambyi akaba n'umujyanama bwite w'umwami. Ahishari yari ashinzwe ingoro y'ibwami. Adoniramu mwene Abuda yari ashinzwe abakoraga imirimo y'agahato. Salomo kandi yari yarashyizeho abategetsi cumi na babiri, bakwijwe mu ntara zose z'igihugu cya Isiraheli. Bari bashinzwe kugemurira umwami ibyo kumutunga, n'ibyo gutunga ab'ibwami. Buri mutegetsi yagombaga kuzana ingemu ukwezi kose rimwe mu mwaka. Dore amazina yabo: Beni-Huri yari ashinzwe akarere k'imisozi ya Efurayimu. Beni-Dekeri yari ashinzwe akarere ka Makazi, aka Shālabimu, aka Beti-Shemeshi n'aka Eloni-Beti-Hanani. Beni-Hesedi yari ashinzwe Aruboti, n'i Soko n'akarere kose ka Heferi. Beni-Abinadabu yari ashinzwe imisozi yose iri hafi y'i Dori. Ni we wari wararongoye Tafati umukobwa wa Salomo. Bāna mwene Ahiludi yari ashinzwe Tānaki na Megido, n'akarere kose ka Betishani kegeranye na Saritani hepfo ya Yizerēli, uhereye i Betishani ukageza Abeli-Mehola wambukiranyije Yokineyamu. Beni-Geberi yari ashinzwe Ramoti y'i Gileyadi. Aho muri Gileyadi yari ashinzwe n'Inkambi za Yayiri ukomoka kuri Manase, ashinzwe n'intara ya Arugobu ho muri Bashani. Iyo ntara yose yari igizwe n'imijyi ntamenwa mirongo itandatu, izengurutswe n'inkuta zifite amarembo akingishijwe ibihindizo by'imiringa. Ahinadabu mwene Ido yari ashinzwe akarere ka Mahanayimu. Ahimāsi yari ashinzwe intara ya Nafutali. Ni we wari wararongoye Basemati umukobwa wa Salomo. Bāna mwene Hushayi yari ashinzwe intara ya Ashēri n'i Beyaloti. Yehoshafati mwene Paruwa yari ashinzwe intara ya Isakari. Shimeyi mwene Ela yari ashinwe intara ya Benyamini. Geberi mwene Uri yari ashinzwe akarere ka Gileyadi, n'igihugu cyahoze gitegekwa na Sihoni umwami w'Abamori, n'igihugu cyahoze gitegekwa na Ogi umwami wa Bashani. Geberi ni we wenyine wari umutegetsi w'iyo ntara. Abayuda n'Abisiraheli bari benshi cyane nk'umusenyi wo ku nyanja. Bari bafite ibyo barya n'ibyo banywa, koko bari bishimye. Salomo yategekaga ibihugu byose kuva ku ruzi rwa Efurati kugeza mu gihugu cy'Abafilisiti, no kugeza ku mupaka wa Misiri. Ibi bihugu byazaniraga Salomo amahōro, kandi byari byaramuyobotse igihe cyose yari akiriho. Igaburo Salomo n'abantu be bakeneraga buri munsi ryari rihwanye na toni icyenda z'ifu nziza y'ingano, na toni umunani z'ifu y'igiheri cy'ingano, n'ibimasa icumi by'imishishe byororewe mu kiraro, n'ibimasa makumyabiri byororewe mu rwuri, n'amatungo magufi ijana utabariyemo impara, ingeragere n'amasirabo, n'inkware z'imishishe. Yategekaga ibihugu byose by'iburengerazuba bwa Efurati, kuva i Tifusa kugeza i Gaza. Abami bategekaga ibihugu by'iburengerazuba bwa Efurati bose bari baramuyobotse. Yari afitanye ubwimvikane n'ibihugu byose bimukikije. Igihe cyose Salomo yari akiriho, Abayuda n'Abisiraheli kuva i Dani kugeza i Bērisheba, bari bafite umutekano, buri muntu yishyira akizana mu murima we w'imizabibu n'uw'imitini. Salomo yari afite ibiraro ibihumbi mirongo ine by'amafarasi akurura amagare y'intambara, afite n' ingabo ibihumbi cumi na bibiri zirwanira ku mafarasi. Abategetsi b'intara bazaniraga Umwami Salomo ibyo kugaburira ab'ibwami bose. Buri mutegetsi yari afite ukwezi ashinzwe buri mwaka ko kugemura amafunguro. Nta kintu cyahaburaga. Bazanaga kandi ingano za bushoki n'ibyatsi byo kugaburira amafarasi akurura amagare, kimwe n'andi mafarasi. Babishyiraga umwami, buri mutegetsi akajyana ibyo yategetswe. Imana yahaye Salomo ubwenge n'ubuhanga bukomeye, imuha n'ubushishozi buhanitse. Salomo yarushaga ubwenge abanyabwenge bose b'iburasirazuba n'abo mu Misiri. Yari ahebuje abantu bose ubwenge. Yaburushaga n'Umwezera Etani, akaburusha na Hemani, na Kalukoli na Darida bene Maholi. Nuko aba icyamamare mu bihugu byose byari bimukikije. Yahimbye imigani ibihumbi bitatu, ahimba n'indirimbo igihumbi n'eshanu. Yavuze ibyerekeye amoko y'ibimera, guhera ku masederi yo muri Libani kugeza ku twatsi tumera ku nkuta. Yavuze no ku moko y'inyamaswa n'ay'ibiguruka, n'ay'ibikurura inda hasi n'ay'amafi. Abantu baturukaga mu mahanga yose bakaza kumva ubwenge bwa Salomo. Boherezwaga n'abami b'ibihugu byose bumvise iby'ubwenge bwe. Hiramu umwami w'i Tiri yari asanzwe ari incuti ya Dawidi. Nuko yumvise ko Salomo yimikishijwe amavuta kugira ngo asimbure se Dawidi ku ngoma, amutumaho intumwa. Salomo na we yohereza intumwa zibwira Hiramu ziti: “Uzi ko data Dawidi yahoraga mu ntambara arwana n'ibihugu by'abanzi bimukikije. Ni cyo cyamubujije kubakira Uhoraho Imana ye Ingoro, kugeza ubwo yatsinze burundu abanzi be. Ariko noneho Uhoraho Imana yanjye yampaye umutekano ku mipaka yose, sinikanga umwanzi cyangwa amakuba. Bityo rero, ngambiriye kubakira Uhoraho Imana yanjye Ingoro nkurikije uko yabibwiye data Dawidi ati: ‘Umwana wawe nzagusimbuza ku ngoma, ni we uzanyubakira Ingoro.’ None rero utange amabwiriza bantemere ibiti by'amasederi yo muri Libani. Abantu banjye bazafatanya n'abawe, kandi nzaguha ibihembo by'abantu bawe nk'uko uzabigena. Uzi neza ko abantu b'ino batazi gutema ibiti nkamwe Abanyasidoni.” Nuko Hiramu amaze kwakira ubutumwa bwa Salomo, arishima cyane maze aravuga ati: “Uyu munsi Uhoraho nasingizwe kuko yahaye Dawidi umwana w'umunyabwenge, kugira ngo ategeke Abisiraheli ubwoko bukomeye.” Hiramu atuma kuri Salomo ati: “Ubutumwa wantumyeho bwangezeho, kandi nzubahiriza icyifuzo cyawe. Nzaguha ibiti by'imigogo by'amasederi n'iby'amasipure. Abantu banjye bazabikurura babivane mu bisi bya Libani babigeze ku nyanja. Bazabihambiranya mbyambutse bireremba bigere aho uzaba wavuze. Nibihagera babihambure hanyuma ubijyane. Icyo ngusaba ni uko uzagira icyo umpa kigashyirwa mu mutungo w'ibwami.” Nuko Hiramu yoherereza Salomo imigogo y'ibiti byose by'amasederi n'iby'amasipure yashakaga. Buri mwaka Salomo na we yahaga Hiramu toni ibihumbi bitandatu z'ingano, na litiro ibihumbi umunani z'amavuta y'iminzenze ayunguruye. Uhoraho yahaye Salomo ubwenge nk'uko yari yaramusezeraniye. Hiramu na Salomo bagirana ubwumvikane, maze bombi bagirana amasezerano. Umwami Salomo atoranya mu gihugu cya Isiraheli cyose abantu bo gukora imirimo y'agahato. Bari abagabo ibihumbi mirongo itatu. Nuko abagabanyamo amatsinda atatu. Buri kwezi akohereza itsinda ry'abantu ibihumbi icumi, bakamara ukwezi mu bisi bya Libani, andi mezi abiri bakayamara iwabo. Adoniramu ni we wari ushinzwe abakoraga imirimo y'agahato. Salomo kandi yari afite abantu ibihumbi mirongo inani bacukura amabuye mu misozi, akagira n'abandi ibihumbi mirongo irindwi b'abikorezi. Hari n'abategetsi ibihumbi bitatu na magana atatu, Salomo yashyizeho kugira ngo bahagarikire imirimo bacunge n'abakozi. Umwami yategetse ko bacukura amabuye meza kandi manini, bakayaconga kugira ngo azubakishwe urufatiro rw'Ingoro y'Imana. Abafundi ba Salomo n'abafundi ba Hiramu, hamwe n'abantu b'i Gebali baconze amabuye, bategura ibiti n'amabuye byo kubakisha Ingoro y'Uhoraho. Hashize imyaka magana ane na mirongo inani Abisiraheli bavuye mu Misiri, mu mwaka wa kane Salomo ari ku ngoma muri Isiraheli, ni bwo yatangiye kubaka Ingoro y'Uhoraho, mu kwezi kwa Zivu. Ingoro Umwami Salomo yubakiye Uhoraho yari ifite uburebure bwa metero mirongo itatu, na metero icumi z'ubugari, na metero cumi n'eshanu z'ubuhagarike. Uburebure bw'ibaraza ry'Ingoro bwari metero icumi bungana n'ubugari bw'iyo Ngoro. Ubugari bw'ibaraza bwari metero eshanu. Iyo Ngoro y'Imana yari ifite amadirishya afite ibizingiti bisobekeranye. Ingoro yose uko yari igizwe n'ibyumba byombi bizira inenge, yari yometsweho andi mazu ayizengurutse ayicamo ibyumba. Umubyimba w'urukuta rw'Ingoro ntiwari ufite ubugari bungana kuva hasi kugera hejuru, bwagendaga bugabanuka ukurikije amagorofa, ku buryo za mwikorezi z'ibyumba byometseho zitahinguranyaga urukuta rw'Ingoro. Bityo ibyumba by'igorofa yo hasi byari bifite ubugari bwa metero ebyiri n'igice, iby'igorofa yo hagati bifite ubugari bwa metero eshatu, naho ibyumba by'igorofa yo hejuru bifite ubugari bwa metero eshatu n'igice. Mu iyubakwa ry'Ingoro, amabuye yayubatse yatunganyirijwe aho yacukurwaga, ku buryo nta rusaku rw'inyundo cyangwa urw'umutarimba, cyangwa urw'ikindi gikoresho cy'icyuma rwumvikanye yubakwa. Umuryango winjiraga mu byumba byometse ku igorofa yo hasi, wari ku ruhande rw'iburyo bw'Ingoro. Hari ingazi zizamuka zijya mu magorofa. Nuko Salomo yubaka Ingoro y'Imana arayirangiza. Igisenge cyayo yacyubakishije ibiti by'imigogo n'imbaho z'amasederi. Impande z'Ingoro zari zometseho ibyumba bigize inyubako y'amagorofa atatu. Buri gorofa yari ifite metero ebyiri n'igice z'ubuhagarike, ifatishijwe ku Ngoro n'imigogo y'amasederi. Uhoraho abwira Salomo ati: “Dore unyubakiye iyi Ngoro. Nukurikiza amateka n'ibyemezo nafashe, ukumvira amabwiriza yanjye ukayakurikiza, nzagusohorezaho ibyo nasezeraniye so Dawidi. Nzatura kandi mu Bisiraheli rwagati, sinzigera ntererana ubwoko bwanjye.” Nuko Salomo yubaka Ingoro y'Uhoraho maze arayuzuza. Ku nkuta z'imbere mu Ngoro, yomekaho imbaho z'amasederi kuva hasi kugera ku gisenge, kandi hasi mu Ngoro na ho ahasasa imbaho z'amasipure. Imbere mu mutwe w'Ingoro yaciyemo icyumba gifite metero icumi z'uburebure, ari cyo Cyumba kizira inenge cyane. Urukuta rugabanya ibyumba byombi rwari rwubatswe n'imbaho z'amasederi, kuva hasi kugera ku gisenge. Icyumba kigari cyabanzirizaga Icyumba kizira inenge cyane, cyari gifite metero makumyabiri z'uburebure. Imbere ku nkuta z'Ingoro hari hometseho imbaho z'amasederi, zishushanyijeho amashusho y'ibicuma n'ay'indabyo zibumbuye. Hose hari hometse imbaho z'amasederi, nta buye ryagaragaraga. Hanyuma ategura mu Cyumba kizira inenge cyane, aho gutereka Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho. Naho igicaniro cy'imibavu cyari cyometsweho imbaho z'amasederi, cyagombaga kuba imbere y'urwinjiriro rw'Icyumba kizira inenge cyane. Icyo Cyumba cyari gifite metero icumi z'uburebure, na metero icumi z'ubugari, na metero icumi z'ubuhagarike. Imbere mu Cyumba hose hari hometseho izahabu inoze. Imbere mu Ngoro Salomo ahomeka izahabu inoze, kandi imbere y'Icyumba kizira inenge cyane cyometseho izahabu, ahatambika iminyururu y'izahabu. Mu Ngoro hose ahomeka izahabu, n'igicaniro cy'imibavu cyari imbere y'urwinjiriro rw'Icyumba kizira inenge cyane, acyomekaho izahabu. Mu Cyumba kizira inenge cyane, ashyiramo amashusho abiri y'abakerubi abajwe mu munzenze. Buri mukerubi yareshyaga na metero eshanu z'ubuhagarike. Buri baba ry'umukerubi ryari rifite metero ebyiri n'igice z'uburebure, ku buryo kuva ku isonga y'ibaba rimwe kugera ku yindi, hari metero eshanu. Abakerubi bombi barareshyaga kandi bameze kimwe, bombi bari bafite uburebure bwa metero eshanu. Salomo ahagarika abo bakerubi bombi mu Cyumba kizira inenge cyane. Amababa yabo yari arambuye ku buryo ibaba rimwe ryakoraga ku rukuta, irindi rigakora ku ibaba ry'undi mukerubi. Abo bakerubi Salomo abomekaho izahabu. Imbere mu Ngoro ku nkuta zose, aharagataho amashusho y'abakerubi n'ay'imikindo, n'ay'indabyo zibumbuye. Yomeka izahabu hasi muri ibyo byumba byombi by'Ingoro. Umuryango w'Icyumba kizira inenge cyane yawukingishije inzugi ebyiri zikozwe mu giti cy'umunzenze. Umuryango wari ufite impande eshanu. Kuri izo nzugi z'umunzenze yaharagaseho amashusho y'abakerubi n'ay'imikindo, n'ay'indabyo zibumbuye. Kuri ayo mashusho yomekaho izahabu. Inzugi z'umuryango w'Icyumba kizira inenge na zo azigenza atyo, uwo muryango wari urukiramende. Uwo muryango na wo yawukingishije inzugi ibyiri zikozwe mu mbaho z'amasipure. Buri rugi rwari rugizwe n'ibipande bibiri bifatanyijwe n'amapata. Kuri izo nzugi aharagataho amashusho y'abakerubi n'ay'imikindo, n'ay'indabyo zibumbuye, ayomekaho izahabu inoze. Urugo ruzengurutse Ingoro yarwubakishije impushya eshatu z'amabuye aconze, maze akurikizaho urundi ruhushya rw'imigogo y'amasederi ibaje. Bari barashyizeho urufatiro rw'Ingoro y'Uhoraho mu kwezi kwa Zivu, mu mwaka wa kane Salomo ari ku ngoma. Mu kwezi kwa Buli mu mwaka wa cumi n'umwe Salomo ari ku ngoma, ni bwo barangije kubaka Ingoro y'Uhoraho hamwe n'ibigendanye na yo byose, uko byari biteganyijwe. Iyo Ngoro yubatswe mu myaka irindwi. Salomo yiyubakira ingoro ya cyami, bitwara imyaka cumi n'itatu kugira ngo yuzure. Muri iyo ngoro hari ahitwa “Ingoro y'Ishyamba rya Libani”. Yari ifite metero mirongo itanu z'uburebure, na metero makumyabiri n'eshanu z'ubugari, na metero cumi n'eshanu z'ubuhagarike. Yari ishyigikiwe n'imisitari ine y'inkingi z'amasederi ziteze imigogo y'amasederi abaje. Iyo migogo yari mirongo ine n'itanu igizwe n'imisitari itatu, buri musitari uriho imigogo cumi n'itanu ishyigikiwe n'inkingi. Idari ry'amasederi ryari rishyigikiwe n'iyo migogo. Impande zombi z'ingoro zariho imisitari itatu y'amadirishya ateganye. Buri ruhande rwari rufite imiryango itatu, ibizingiti byayo byari urukiramende, buri muryango uteganye n'undi. Hirya y'Ingoro y'Ishyamba rya Libani hari ahitwa “Icyumba cy'Inkingi”. Cyari gifite metero makumyabiri n'eshanu z'uburebure, na metero cumi n'eshanu z'ubugari. Imbere y'icyo cyumba yometseho urwinjiriro, ibaraza ryarwo ryari rifashwe n'inkingi. Salomo yubaka icyumba cy'intebe ya cyami bacyita “Icyumba cy'Imanza”, kuko ari ho yaciraga imanza. Cyari cyometseho imbaho z'amasederi kuva hasi kugera ku gisenge. Ingoro Salomo yabagamo yari yubatse kimwe n'izindi, yari mu gikāri inyuma y'Icyumba cy'Imanza. Yubakiye kandi umugore we, umukobwa w'umwami wa Misiri ingoro imeze nk'izo zindi. Ayo mazu yose n'urugo rugari ruyakikije byari byubakishije amabuye manini y'indobanure, kuva ku rufatiro kugera ku gisenge. Yari yaraconzwe hakurikijwe ingero kandi akerejwe urukerezo imbere n'inyuma. Imfatiro zari zubakishijwe amabuye manini y'indobanure, amwe afite uburebure bwa metero enye, andi ubwa metero eshanu. Hejuru y'imfatiro hari hubakishijwe amabuye y'indobanure, yaconzwe hakurikijwe ingero. Hari hubakishijwe kandi n'imigogo y'amasederi. Urugo rugari rwari ruzengurutswe n'urukuta rwubakishijwe impushya eshatu z'amabuye aconze, zikurikirwa n'urundi ruhushya rw'imigogo y'amasederi ibaje. Urukuta rw'urugo ruzengurutse Ingoro y'Uhoraho n'urw'ibaraza ryayo, na zo zari zubatse zityo. Umwami Salomo atumiza Huramu w'i Tiri, araza. Nyina yari umupfakazi wo mu muryango wa Nafutali, naho se yari Umunyatiri w'umucuzi w'imiringa. Huramu na we yari impuguke kandi yarazobereye mu mirimo y'ubukorikori bwose bw'ubucuzi bw'umuringa. Nuko yitaba Umwami Salomo, amukorera imirimo yose amushinze. Huramu yashongesheje umuringa awukoramo inkingi ebyiri. Buri nkingi yari ifite metero icyenda z'ubuhagarike, naho umuzenguruko wayo wari metero esheshatu. Yashongesheje umuringa awukoramo imitwe yo gutereka kuri izo nkingi. Buri mutwe wari ufite metero ebyiri n'igice z'ubuhagarike. Kuri iyo mitwe yo hejuru y'inkingi, acuriraho iminyururu isobekeranye nk'urushundura. Buri nkingi yari itatseho iminyururu irindwi. Kuri urwo rushundura yashyizeho impushya ebyiri z'imbuto z'imikomamanga zikozwe mu muringa ziruzengurutse, abigenza atyo no ku mutwe w'iyindi nkingi. Hejuru ya buri mutwe w'inkingi, atakaho indabyo z'amalisi zikozwe mu muringa. Zari zifite metero ebyiri z'ubuhagarike. Izo ndabyo zishyirwa ku rugara rw'umutwe w'inkingi, ukikijweho impushya ebyiri z'imbuto magana abiri z'imikomamanga zikozwe mu muringa. Abigenza atyo no ku mutwe w'iyindi nkingi. Bashinga izo nkingi zombi imbere y'ibaraza ry'Ingoro. Inkingi yo mu majyepfo bayita Yakini, naho iyo mu majyaruguru bayita Bowazi. Kuri izo nkingi hari hatatse za ndabyo z'amalisi. Nuko imirimo yerekeranye n'inkingi iba irarangiye. Huramu acura ikizenga cyiburungushuye mu muringa ushongeshejwe. Cyari gifite metero eshanu z'umurambararo, na metero ebyiri n'igice z'ubuhagarike, na metero cumi n'eshanu z'umuzenguruko. Icyo kizenga cyari gifite urugara rutatseho impushya ebyiri z'uducuma tw'umuringa turuzengurutse. Kuri buri metero hariho uducuma makumyabiri twakoranywe n'icyo kizenga. Icyo kizenga cyari giteretse ku migongo y'ibimasa cumi na bibiri bikozwe mu muringa. Bitatu byarebaga mu majyaruguru, ibindi bitatu bireba iburengerazuba, ibindi bitatu bireba mu majyepfo, naho ibindi bitatu bireba iburasirazuba. Umubyimba w'icyo kizenga wari santimetero umunani, urugara rwacyo kandi rwari ruteye nk'urw'igikombe, rushushanyijeho ururabo rwa lisi rubumbuye. Icyo kizenga cyajyagamo litiro ibihumbi mirongo ine na bitanu. Huramu yakoze kandi ibigare icumi mu muringa. Buri kigare cyari gifite metero ebyiri z'uburebure na metero ebyiri z'ubugari, na metero imwe n'igice z'ubuhagarike. Dore uko ibyo bigare byari bikozwe, byari bifite ibisate by'umuringa ku mpande bisobetse mu bizingiti. Kuri ibyo bisate hari hashushanyijeho intare n'ibimasa n'abakerubi. Ku bizingiti byo hejuru na ho ni ko byari bimeze. Hejuru no munsi y'intare n'ibimasa hari imitako. Buri kigare cyari gifite inziga enye zicuzwe mu muringa, zifashe ku nzikaragiro enye z'umuringa. Izo nzikaragiro zari zishinzwe ku birenge bine byari mu nguni z'ikigare. Hejuru y'ikigare hari ibisate by'umuringa na byo byari bifite imitako, byashyigikiraga igitereko. Icyo gitereko cyari cyiburungushuye. Ubuhagarike bwacyo bwari santimetero mirongo itanu, naho igipande cyinjiraga mu kigare cyareshyaga na santimetero makumyabiri n'eshanu. Icyo gitereko cyari gitatseho ibisate bifite impande enye, biharagaseho amashusho. Inziga uko ari enye zari munsi y'ikigare, zari zifite umurambararo wa santimetero mirongo irindwi n'eshanu. Inziga z'ibigare zari zimeze nk'iz'igare ry'intambara, inzikaragiro zazo n'amagurudumu yazo, n'inkingi zazo n'icyuma gishinzeho inkingi, byose byari bicuzwe mu muringa. Kuri buri nguni y'ikigare hariho ibifashi bimeze nk'ibirenge, byari bishyigikiye ikigare byari byarakoranywe na cyo. Hejuru ya buri kigare hari igitereko cyiburungushuye, gifite urugara rwa santimetero makumyabiri n'eshanu z'ubuhagarike. Kuri cyo hari ibifashi n'ibisate by'umuringa, bifatanye n'ikigare. Ku mubyimba wacyo wose, ku bifashi no ku bisate yaharagaseho amashusho y'abakerubi n'ay'intare, n'ay'imikindo bizengurutswe n'imitako. Nguko uko yakoze bya bigare icumi. Byose byari bikozwe mu bikoresho bimwe, bifite ingero zingana kandi biteye kimwe. Huramu yacuze kandi ibikarabiro icumi mu muringa, byo guterekwa kuri bya bigare icumi. Buri gikarabiro cyari gifite metero ebyiri z'umurambararo, kandi cyashoboraga gusukwamo litiro magana inani. Ibigare bitanu yabishyize ku ruhande rw'iburyo rw'Ingoro, ibindi bitanu abishyira ku ruhande rw'ibumoso. Cya kizenga yagiteretse ku nguni y'Ingoro, ahagana mu majyepfo y'iburasirazuba. Huramu yacuze ibikarabiro n'ibitiyo n'ibikombe. Nuko arangiza imirimo yose yagombaga gukorera Umwami Salomo ku Ngoro y'Uhoraho. Dore ibyo Huramu yakoze: inkingi ebyiri n'imitwe yazo yiburungushuye, inshundura ebyiri zo gushyira ku mitwe yo hejuru y'inkingi. Imbuto magana ane z'imikomamanga zo gutāka kuri izo nshundura, ni ukuvuga imirongo ibiri y'imbuto z'imikomamanga, kuri buri rushundura rutwikiriye imitwe iri hejuru y'inkingi. Ibigare icumi n'ibikarabiro icumi byari bibiteretseho. Ikizenga n'ibimasa cumi na bibiri cyari giteretseho. Inzabya n'ibitiyo n'ibikombe. Ibyo bikoresho byose by'Ingoro y'Uhoraho Huramu yakoreye Umwami Salomo, byari bikozwe mu muringa usennye. Umwami yabikoreshereje hagati ya Sukoti na Zaretani mu kibaya cya Yorodani, ahashongesherezwaga umuringa. Salomo ashyira ibyo bikoresho byose mu mwanya wabyo, ariko kubera ko byari byinshi ntiyigeze apima umuringa byakozwemo. Salomo yakoresheje kandi n'ibindi bikoresho byose byerekeranye n'Ingoro y'Uhoraho ari byo: igicaniro cy'imibavu cy'izahabu, ameza y'izahabu ashyirwaho imigati iturwa Uhoraho. Ibitereko icumi by'amatara byari bitatsweho indabyo, kimwe n'amatara n'ibifatisho byayo, byose byari bikozwe mu izahabu inoze. Ibyo bitereko babishyira mu Cyumba kizira inenge, bitanu mu ruhande rw'iburyo n'ibindi bitanu mu ruhande rw'ibumoso. Ibyungo n'ibikoresho byo kuzimya amatara, n'ibikombe, n'ibiyiko n'ibyotezo, byose byari bikozwe mu izahabu inoze. Amapata y'inzugi z'Icyumba kizira inenge cyane, n'ay'izindi nzugi z'Icyumba kizira inenge, yose yari akozwe mu izahabu. Umwami Salomo arangije imirimo yose yo ku Ngoro y'Uhoraho, azana ibintu byose se Dawidi yari yareguriye Imana, ifeza n'izahabu n'ibindi bikoresho, abishyira mu mazu y'ububiko bw'Ingoro y'Uhoraho. Nuko Umwami Salomo ahamagaza abakuru b'Abisiraheli, n'abahagarariye imiryango cumi n'ibiri ya ba sekuruza, n'abatware bose b'amazu ngo baze bakoranire aho ari i Yeruzalemu. Yari abahamagariye guherekeza Isanduku y'Isezerano y'Uhoraho, ngo ivanwe i Siyoni mu Murwa wa Dawidi ishyirwe mu Ngoro y'Uhoraho. Abisiraheli bose baraza bakoranira aho Umwami Salomo yari ari, ku munsi mukuru wo mu kwezi kwa Etanimu. Abakuru bose b'Abisiraheli bamaze kuhagera, abatambyi baterura Isanduku y'Uhoraho. Abatambyi n'Abalevi baterura Isanduku n'Ihema ry'Ibonaniro, n'ibindi bikoresho byeguriwe Imana byari biririmo, barabizana. Umwami Salomo yari ashagawe n'ikoraniro ryose ry'Abisiraheli imbere y'Isanduku, batamba ibitambo bitabarika by'intama n'iby'ibimasa. Nuko abatambyi bazana Isanduku y'Isezerano y'Uhoraho, bayishyira mu mwanya wayo mu Ngoro mu Cyumba kizira inenge cyane, maze bayitereka munsi y'amababa y'amashusho y'abakerubi. Amashusho y'abakerubi yari afite amababa arambuye hejuru y'aho Isanduku y'Isezerano yari iteretse, kugira ngo atwikire Isanduku n'imijishi yayo. Iyo mijishi yari miremire cyane, ku buryo imitwe yayo umuntu yashoboraga kuyibona ari mu Cyumba kizira inenge, kibanziriza Icyumba kizira inenge cyane. Icyakora nta washoboraga kuyibona ari hanze. Iyo mijishi iracyahari na n'ubu. Muri iyo Sanduku harimo gusa ibisate bibiri by'amabuye. Musa yari yarabishyizemo ari kuri Sinayi, igihe Uhoraho yagiranaga Isezerano n'Abisiraheli bamaze kuva mu Misiri. Abatambyi bamaze gusohoka mu Cyumba kizira inenge, igicu cyahise cyuzura Ingoro y'Uhoraho. Icyo gicu cyabujije abatambyi gukora imirimo yabo, cyari ikuzo ry'Uhoraho ryuzuye Ingoro ye. Nuko Salomo aravuga ati: “Uhoraho, wavuze ko uzatura mu gicu kibuditse. Dore nkubakiye n'Ingoro y'akataraboneka, iyo uzaturamo iteka ryose.” Abisiraheli bari bakoranye bahagaze aho, maze Salomo arahindukira abasabira umugisha. Aravuga ati: “Nihahimbazwe Uhoraho Imana y'Abisiraheli! We ubwe wasohoje Isezerano yagiranye na data Dawidi muri aya magambo: ‘Kuva igihe mvanye ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli mu Misiri, nta mujyi n'umwe nigeze mpitamo mu miryango yose ya Isiraheli nashoboraga kwiyerekaniramo, nta n'undi muntu n'umwe nigeze mpitamo kugira ngo ategeke ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli.’ “Data Dawidi yari afite umugambi wo kubakira Ingoro Uhoraho Imana y'Abisiraheli. Nyamara Uhoraho yaramubwiye ati: ‘Wagize umugambi wo kunyubakira Ingoro kandi wagize neza. Icyakora si wowe uzanyubakira Ingoro, ahubwo umwana wawe wibyariye ni we uzayubaka.’ “None Uhoraho yasohoje Isezerano rye: dore nasimbuye data Dawidi ku ngoma, ubu ni jye mwami w'Abisiraheli nk'uko Uhoraho yari yarabivuze, kandi ni jye wubakiye Ingoro Uhoraho Imana y'Abisiraheli. Muri iyo Ngoro kandi nateganyije aho gushyira Isanduku irimo ibisate bibiri, byanditsweho Isezerano Imana yagiranye na ba sogokuruza ubwo yabakuraga mu Misiri.” Umwami Salomo ahagarara imbere y'urutambiro rw'Uhoraho mu ruhame rw'ikoraniro ryose ry'Abisiraheli, arambura amaboko ayerekeje ku ijuru, arasenga ati: “Uhoraho Mana y'Abisiraheli, nta yindi mana ihwanye nawe, ari mu ijuru ari no ku isi. Wowe usohoza Isezerano ryawe ukaba n'indahemuka ku bantu bawe, bahora bakumvira babikuye ku mutima. Wasohoje Isezerano wagiranye n'umugaragu wawe data Dawidi. Ibyo wivugiye ukabisezerana kubera ububasha bwawe, uyu munsi byose urabisohoje. None rero Uhoraho Mana y'Abisiraheli, ukomeze ibyo wasezeraniye umugaragu wawe data Dawidi, ubwo wamubwiraga uti: ‘Abazagukomokaho nibitwara neza mu migenzereze yabo, bakanyumvira nk'uko wanyumviye, ntihazabura muri bo ugusimbura ku ngoma ya Isiraheli.’ Bityo rero Mana y'Abisiraheli ndakwinginze, ijambo wavuze ukarisezeranira umugaragu wawe data Dawidi, ngaho risohoze. “Mbese Mana, wabasha gutura ku isi? Ijuru nubwo ari rigari bihebuje ntabwo urikwirwamo, nkanswe iyi Ngoro nakubakiye! Ahubwo Uhoraho Mana yanjye, wite kuri iri sengesho jyewe umugaragu wawe nsenga nkwinginga. Wite ku gutakamba kwanjye no ku isengesho nkugezaho uyu munsi. Iyi Ngoro ujye uyitaho amanywa n'ijoro kuko wayivuzeho uti: ‘Ni ho nzajya niyerekanira.’ None rero Nyagasani, umva isengesho nsengera aha hantu. Ujye wita ku gutakamba kwanjye no ku gutakamba k'ubwoko bwawe bw'Abisiraheli, nibasenga berekeye aha hantu. Ujye wumva uri mu ijuru aho utuye, kandi ujye utwumva utubabarire. “Umuntu naregwa ko yacumuye kuri mugenzi we maze akarahizwa indahiro yo kwivuma, akarahirira iyo ndahiro imbere y'urutambiro rwawe muri iyi Ngoro, uzumve uri mu ijuru maze ukemure impaka. Uzacire urubanza abagaragu bawe bombi. Uwo icyaha gihamye umuhane, icyo yakoze kimugaruke. Umwere umuhanagureho icyaha, ugaragaze ko ari umwere. “Ubwoko bwawe bw'Abisiraheli nibutsindwa n'umwanzi kubera ko bagucumuyeho hanyuma bakihana bakakugarukira, bakagusenga bagutakambira muri iyi Ngoro, uzumve uri mu ijuru maze ubababarire icyaha cyabo, bityo ubagarure mu gihugu wahaye ba sekuruza. “Nubuza imvura kugwa kubera ko abantu bawe bagucumuyeho, nibasenga berekeye aha hantu bakakuyoboka, bakareka ibyaha byabo kubera ku uzaba wabahannye, uzumve uri mu ijuru maze Abisiraheli ari bo bagaragu bawe, ubabarire ibyaha byabo. Uzabigishe imigenzereze nyakuri bagomba gukurikiza, bityo ugushe imvura mu gihugu wahaye abantu bawe ho gakondo. “Mu bihe bizaza mu gihugu hashobora kuzatera inzara cyangwa icyorezo cy'indwara, cyangwa amapfa cyangwa imyaka ikabora. Inzige cyangwa ibihōre bishobora kuzatera, abanzi bashobora kuzagotera abantu bawe mu mijyi. Bene ibyo byago byose nibitera, Umwisiraheli wese uzababazwa na byo akagutakambira, akagusenga arambuye amaboko ayerekeje kuri iyi Ngoro, uzumve uri mu ijuru aho utuye. Uzamugoboke umubabarire kuko uzi ibiri mu mutima we; ndetse ni wowe wenyine uzi ibiri mu mitima y'abantu bose. Uzamugirire ibikwiranye n'imigenzereze ye, bityo Abisiraheli bazagutinya igihe cyose bazaba bakiri mu gihugu wahaye ba sekuruza. uzamwumve uri mu ijuru aho utuye. Uwo munyamahanga uzamuhe icyo agusabye cyose, kugira ngo abantu bose bo ku isi bakumenye kandi bagutinye, nk'uko ubwoko bwawe bwite bw'Abisiraheli bubigenza. Abantu bazamenya kandi ko iyi Ngoro nubatse ari wowe nayeguriye. “Uhoraho, nutegeka ubwoko bwawe kujya ku rugamba kurwanya abanzi babo aho urugamba ruzaba rwabereye hose, nibagusenga berekeye uyu murwa witoranyirije, berekeye n'iyi Ngoro nakubakiye, uzumve uri mu ijuru wite ku masengesho yabo no ku gutakamba kwabo, maze ubahe gutsinda. “Mu bihe bizaza Abisiraheli bashobora kuzagucumuraho, kuko nta muntu udacumura. Ushobora kuzabarakarira ukabateza umwanzi akabajyana ho iminyago mu gihugu cye, cyaba kure cyangwa hafi. Bageze muri icyo gihugu, bashobora kuzihana bakagutakambira bati: ‘Twakoze ibyaha, twaracumuye, twakoze iby'ubugome’. Nibakugarukira nta buryarya babikuye ku mutima, bari mu gihugu abanzi babo babajyanye ho iminyago, bakagusenga berekeye igihugu wahaye ba sekuruza, berekeye n'uyu murwa witoranyirije n'iyi Ngoro nakubakiye, uzumve uri mu ijuru aho utuye. Uzite ku masengesho yabo no ku gutakamba kwabo maze ubagoboke. Bityo uzababarire abantu bawe bazaba bagucumuyeho, uzabababarire ibyo bazaba bagukoshereje byose, maze utume abazaba babajyanye ho iminyago babagirira impuhwe. Erega ni abantu bawe! Ni bo mwihariko wawe wikuriye mu Misiri hāri habamereye nk'itanura rishongesha ibyuma! “Ujye uzirikana amasengesho yanjye n'ay'ubwoko bwawe bw'Abisiraheli, ujye ubatega amatwi igihe cyose bagutakiye. Koko rero Uhoraho Nyagasani, ni bo wagize ubwoko witoranyirije ho umwihariko mu mahanga yose yo ku isi. Ni ko wabitangaje ubinyujije ku mugaragu wawe Musa ubwo wavanaga ba sogokuruza mu Misiri.” Umwami Salomo arangije gusenga no gutakambira Uhoraho, arahaguruka ahagarara imbere y'urutambiro rw'Uhoraho aho yari yapfukamye, arambuye amaboko ayerekeje ku ijuru. Asabira ikoraniro ryose ry'Abisiraheli umugisha aranguruye ati: “Nihasingizwe Uhoraho, we wahaye ubwoko bwe bw'Abisiraheli aho batura mu mahoro nk'uko yari yarabisezeranye. Ayo masezerano yose y'akataraboneka, uko yayasezeranye ayanyujije ku mugaragu we Musa, yayasohoje hatabuzemo na rimwe. Uhoraho Imana yacu ajye abana natwe nk'uko yabanaga na ba sogokuruza, ntazigere atureka cyangwa ngo adutererane. Niyigarurire imitima yacu kugira ngo tugenze uko ashaka kose, dukurikize amabwiriza n'amateka bye, n'ibyemezo yahaye ba sogokuruza. Uhoraho Imana yacu ajye azirikana amasengesho yanjye ku manywa na nijoro, nanjye umugaragu we ampe ibyo musabye, ahe n'ubwoko bwe bw'Abisiraheli ibyo bamusabye akurikije ibyo dukeneye buri munsi. Bityo rero, abantu bose bo ku isi bazamenya ko Uhoraho ari Imana, kandi ko nta yindi mana ibaho. Nuko rero namwe nimwirundurire Uhoraho Imana yacu mutizigamye, mukurikize amateka ye, mwumvire n'amabwiriza ye nk'uko mwabikoze uyu munsi.” Umwami Salomo n'Abisiraheli bose bafatanya gutambira Uhoraho ibitambo. Salomo yatambiye Uhoraho ibitambo by'umusangiro: atamba ibimasa ibihumbi makumyabiri na bibiri, n'intama ibihumbi ijana na makumyabiri. Bityo umwami n'Abisiraheli bose begurira Uhoraho iyo Ngoro. Uwo munsi igice cyo hagati cy'ikibuga cyari imbere y'Ingoro umwami yacyeguriye Uhoraho, ahatambira ibitambo bikongorwa n'umuriro, ahaturira amaturo y'ibinyampeke, n'urugimbu rw'ibitambo by'umusangiro. Yagenje atyo kubera ko urutambiro rw'umuringa rutari gukwirwaho ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'amaturo y'ibinyampeke n'urugimbu rw'ibitambo by'umusangiro. Umwami Salomo n'ikoraniro ryose ry'Abisiraheli bamaze ibyumweru bibiri imbere y'Uhoraho Imana yacu, bizihiza iminsi mikuru y'Ingando. Iryo koraniro ryari rigizwe n'abaturutse mu gihugu hose, kuva i Lebo-Hamati mu majyaruguru, kugeza ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri mu majyepfo. Ku munsi ukurikira iyo minsi mikuru, umwami asezerera abantu. Baramushimira maze basubira iwabo banezerewe, kandi bishimye kubera ibyiza byose Uhoraho yagiriye umugaragu we Dawidi, n'ubwoko bwe bw'Abisiraheli. Salomo arangije kubaka Ingoro y'Uhoraho n'iye bwite, arangije no kubaka ibyo yifuzaga byose, Uhoraho yongera kumubonekera nk'uko yari yamubonekeye i Gibeyoni. Uhoraho aramubwira ati: “Amasengesho wangejejeho untakambira nayumvise. Ingoro wanyubakiye nyigize umwihariko wanjye, ni yo nzasengerwamo ibihe byose. Nzajya nyitaho iteka ryose, ndetse nzajya nyihoza ku mutima. “Nawe rero nunyobokana umutima uboneye utagira amakemwa nk'uko so Dawidi yabigenje, ugakora ibyo ngutegetse byose kandi ugakurikiza amateka yanjye n'ibyemezo nafashe, nzashimangira ingoma yawe mu Bisiraheli ubuziraherezo. Koko rero nasezeraniye so Dawidi nti: ‘Ntihazabura ugukomokaho ugusimbura ku ngoma ya Isiraheli.’ “Nyamara mwebwe n'abazabakomokaho, nimunteshukaho mukareka kunyoboka, mukareka gukurikiza amabwiriza n'amateka nabahaye maze mukayoboka izindi mana, mukazikorera kandi mukaziramya, icyo gihe nzamenesha Abisiraheli mu gihugu nabahaye, n'iyi Ngoro ngize umwihariko wanjye nzayizinukwa. Abisiraheli bazaba iciro ry'imigani kandi abanyamahanga babahindure urw'amenyo. Nubwo iyi Ngoro ari akataraboneka, icyo gihe abazahanyura bose bazatangara maze bimyoze bati: ‘Ni iki cyatumye Uhoraho agenza atya iki gihugu n'iyi Ngoro?’ Abandi bazabasubiza bati: ‘Abisiraheli baretse Uhoraho Imana ya ba sekuruza yabavanye mu Misiri. Bayobotse izindi mana baraziramya, ndetse barazikorera. Ngicyo icyatumye Uhoraho abateza ibi byago byose.’ ” Imirimo y'ubwubatsi bw'Ingoro y'Uhoraho n'iy'umwami yamaze imyaka makumyabiri. Hiramu umwami wa Tiri yari yarahaye Salomo amasederi n'amasipure, n'izahabu akurikije uko byose yari abikeneye. Umwami Salomo na we aha Hiramu imijyi makumyabiri yo mu karere ka Galileya. Hiramu ava i Tiri ajya kureba imijyi Salomo yari yamuhaye, ariko iyo mijyi ntiyamushimisha. Nuko aramubaza ati: “Muvandimwe wanjye Salomo, mbese iyi mijyi wampaye ni mijyi ki?” Iyo mijyi Hiramu ayita intara y'imburamumaro. Iracyitwa ityo kugeza na n'ubu. Ubwo kandi Hiramu yari yarahaye Umwami Salomo hafi toni enye z'izahabu. Umwami Salomo yakoresheje imirimo y'agahato kugira ngo yubakishe Ingoro y'Uhoraho, n'ingoro ye ya cyami, na Milo n'urukuta ruzengurutse Yeruzalemu, kimwe n'umujyi wa Hasori, n'uwa Megido n'uwa Gezeri. Umwami wa Misiri yari yarateye umujyi wa Gezeri arawigarurira, arawutwika amaze kumarira ku icumu abaturage bawo b'Abanyakanāni. Uwo mujyi yari yarawuhaye ho impano umukobwa we muka Salomo. Ni yo mpamvu yasannye Gezeri, asana kandi n'umujyi wa Betihoroni y'epfo n'uwa Bālati, n'uwa Tamari wo mu butayu bw'i Buyuda. Yasannye n'imijyi yose yabikagamo ibintu bye, n'iyabagamo amagare ye y'intambara n'amafarasi ye y'intambara. Umwami Salomo yubatse kandi n'icyo yashatse cyose muri Yeruzalemu no mu bisi bya Libani, n'ahandi hose mu gihugu yategekaga. Muri icyo gihugu hari hakiri Abamori n'Abaheti, n'Abaperizi n'Abahivi n'Abayebuzi batari Abisiraheli. Ababakomotseho bari basigaye mu gihugu Abisiraheli batashoboye gutsemba, Salomo yabagize inkoreragahato kugeza na n'ubu. Icyakora nta Mwisiraheli n'umwe Salomo yagize inkoreragahato, ahubwo yabagize abasirikari be n'abagaragu be, n'abatware b'ingabo ze n'ibyegera bye, n'abarwanira ku magare y'intambara n'abarwanira ku mafarasi. Abategetsi bakuru bari bashinzwe imirimo ya Salomo, bari magana atanu na mirongo itanu, bacungaga abakozi b'imirimo y'agahato. Salomo yubakira wa mukobwa w'umwami wa Misiri ingoro, maze amuvana mu Murwa wa Dawidi amwimurira muri iyo ngoro. Hanyuma Salomo yubaka ahitwa Milo. Umwami Salomo yatambaga ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'ibitambo by'umusangiro gatatu mu mwaka, akabitambira ku rutambiro yari yarubakiye Uhoraho. Yoserezaga imibavu Uhoraho, bityo akaba asohoje imihango yateganyirijwe Ingoro y'Uhoraho. Umwami Salomo yubakishije amato muri Esiyoni-Geberi hafi ya Elati, icyambu cyo ku Nyanja Itukura mu gihugu cya Edomu. Umwami Hiramu amwoherereza bamwe mu basare be bazobereye mu by'amazi, bajya gukorana n'abakozi ba Salomo kuri ayo mato. Nuko abo bakozi bose bajya mu gihugu cya Ofiri, bahakura toni cumi n'ebyiri z'izahabu bazishyikiriza Umwami Salomo. Umwamikazi w'i Sheba yumvise ko Salomo yabaye ikirangirire abikesha Uhoraho, aza kumusura kugira ngo amugeragereshe ibibazo by'insobe. Yageze i Yeruzalemu ashagawe n'abantu benshi, hamwe n'ingamiya zihetse imibavu, n'izahabu itagira ingano n'amabuye y'agaciro. Agirana imishyikirano na Salomo, amubaza ibibazo byose yari afite ku mutima. Salomo asubiza ibibazo byose by'umwamikazi w'i Sheba. Nta kibazo na kimwe cyamubereye insobe ngo akiburire igisubizo. Umwamikazi w'i Sheba yibonera ubwenge bwose bwa Salomo, hamwe n'ingoro yari yarubatse. Yibonera n'ibyokurya byagaburwaga ku meza ye, n'uburyo abategetsi bicazwaga mu byicaro byabo, n'ukuntu abahereza be bari bambaye imyambaro yabigenewe, na gahunda y'abashinzwe ibyokunywa by'umwami n'ibitambo yatambiraga mu Ngoro y'Uhoraho, maze umwamikazi aratangara cyane! Nuko abwira umwami ati: “Ibyo nabwiwe nkiri mu gihugu cyanjye bikwerekeyeho n'ibyerekeye ubwenge bwawe, ni iby'ukuri. Nyamara sinigeze mbyemera kugeza ubwo niyiziye nkabyibonera ubwanjye. Koko rero nsanze nta n'igice cyabyo nabwiwe. Ubwenge bwawe n'ubukungu bwawe birenze cyane ibyo nabwiwe. Hahirwa abantu bawe, hahirwa n'ibyegera byawe bo baguhora iruhande iteka, bakiyumvira amagambo yawe arimo ubwenge. Nihasingizwe Uhoraho Imana yawe, yo yagutoranyije ikagushyira ku ngoma ya Isiraheli. Kubera urukundo rutagira iherezo Uhoraho akunda Abisiraheli, yakugize umwami kugira ngo ubumbatire ubutabera n'ubutungane.” Umwamikazi w'i Sheba atura Umwami Salomo amaturo: toni eshatu n'igice z'izahabu, n'imibavu itagira ingano n'amabuye y'agaciro. Nta kindi gihe higeze hongera guturwa imibavu ingana n'iyo umwamikazi w'i Sheba yatuye Umwami Salomo. Amato y'Umwami Hiramu yazanaga izahabu ayivanye Ofiri, akanahavana ibiti by'ubwoko bw'indobanure n'amabuye y'agaciro. Ibyo biti by'indobanure Umwami Salomo yabikoreshaga mu iyubakwa ry'Ingoro y'Uhoraho, n'ingoro ye ya cyami. Byanabāzwagamo inanga z'indoha n'inanga nyamuduri, abacuranzi bacurangaga. Kuva icyo gihe nta wigeze yongera kubona ibiti by'indobanure byinshi nk'ibyo, byongera kwinjuzwa mu gihugu cya Isiraheli. Salomo yahaye umwamikazi w'i Sheba ibyo yasabye byose, Salomo amugerekeraho n'izindi impano amuhitiyemo. Nuko umwamikazi w'i Sheba asubira mu gihugu cye hamwe n'abaje bamuherekeje. Buri mwaka Salomo yinjizaga mu mutungo we izahabu ipima toni ibihumbi makumyabiri, wongeyeho amahōro yakwaga abantu no ku bicuruzwa byinjizwaga mu gihugu, n'imisoro yatangwaga n'abami bose b'Abarabu, n'amakoro yinjizwaga n'abategetsi b'intara z'igihugu. Umwami Salomo yakoresheje ingabo nini magana abiri mu izahabu y'imvange, ingabo yose yari yometsweho izahabu ipima ibiro bitandatu. Yakoresheje kandi izindi ngabo nto magana atatu mu izahabu y'imvange, ingabo yose yari yometsweho izahabu ipima ikiro n'igice. Izo ngabo zose umwami yazibitse mu nzu yiswe “Ingoro y'Ishyamba rya Libani”. Umwami Salomo yakoresheje intebe ya cyami mu mahembe y'inzovu, inyuma ayomekaho izahabu inoze. Iyo ntebe yari ifite ingazi esheshatu zigana aho iteye, kandi urwegamiro rwayo rwari rwihese. Buri ruhande rwari rufite aho kurambika inkokora, rwari rushushanyijeho ishusho y'intare ihagaze. Koko rero ingazi zari esheshatu, kandi iburyo n'ibumosi bwa buri ngazi hari ishusho y'intare. Zose zari intare cumi n'ebyiri. Nta wundi mwami wigeze akoresha intebe ya cyami ihwanye n'iyo. Ibikombe byose by'ibwami kwa Salomo byari bikozwe mu izahabu, ndetse n'ibikoresho byose by'Ingoro y'Ishyamba rya Libani, byari bikozwe mu izahabu inoze. Nta kintu na kimwe cyari gikoze mu ifeza, kubera ko ku ngoma ya Salomo ifeza itari ifite agaciro. Umwami Salomo yari afite amato ku nyanja, yajyanaga mu bucuruzi bwa kure hamwe n'ay'Umwami Hiramu. Buri myaka itatu amato ye yatahukanaga izahabu n'ifeza, n'amahembe y'inzovu n'inkima n'ibisiga. Umwami Salomo yarushaga cyane ubukungu n'ubwenge abandi bami bose bo ku isi. Abantu bo mu mahanga yose bifuzaga kubonana na we, kugira ngo biyumvire ubwenge Imana yamuhaye. Buri mwaka, umuntu wese wazaga kumureba, yazanaga ituro rigizwe n'ibikoresho by'ifeza n'iby'izahabu, n'imyambaro n'intwaro, n'imibavu n'amafarasi n'inyumbu. Salomo akoranya amagare y'intambara n'amafarasi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane, n'amafarasi ibihumbi cumi na bibiri. Amagare n'amafarasi amwe ayasigarana iwe i Yeruzalemu, andi bayajyana mu mijyi yagombaga kubamo. Ku ngoma y'Umwami Salomo ifeza yabaye nyinshi i Yeruzalemu inganya ubwinshi n'amabuye yaho, imbaho z'amasederi na zo zanganyaga ubwinshi n'imivumu yo ku misozi migufi y'iburengerazuba. Amafarasi ya Salomo yatumizwaga mu Misiri n'i Kuwe. Abayagurishaga umwami bayaranguriraga i Kuwe. Amagare y'intambara yatumizwaga mu Misiri, rimwe ryagurwaga ibikoroto by'ifeza magana atandatu, naho ifarasi ikagurwa ibikoroto by'ifeza ijana na mirongo itanu. Abo bacuruzi kandi batumirizaga amagare n'amafarasi, abami bose b'Abaheti n'abo muri Siriya. Umwami Salomo wari wararongoye umukobwa w'umwami wa Misiri, yongera kubenguka abanyamahangakazi benshi b'Abamowabu n'Abamoni, n'Abedomu n'Abanyasidoni n'Abaheti. Abo bose bakomokaga mu mahanga Uhoraho yari yarabujije Abisiraheli ati: “Ntimugashyingirane na bo kugira ngo batazahindura imitima yanyu, mukiyegurira imana zabo.” Nyamara Salomo arababenguka. Bityo atunga abagore b'ibikomangoma magana arindwi n'inshoreke magana atatu. Nuko abo bagore be baramuyobya cyane. Salomo ageze mu zabukuru abagore be bamwica umutima, ayoboka izindi mana ku buryo atongeye gukunda Uhoraho Imana ye abikuye ku mutima, nk'uko se Dawidi yamukundaga. Nuko Salomo aramya Ashitaroti imanakazi y'Abanyasidoni, na Moleki seshyano y'Abamoni. Uko ni ko Salomo yakoze ibizira imbere y'Uhoraho, ntiyakomeza kumuyoboka nk'uko se Dawidi yabigenzaga. Muri icyo gihe Salomo yubatse ahasengerwa ikigirwamana Kemoshi seshyano y'Abamowabu, ku musozi w'iburasirazuba bwa Yeruzalemu, ahubakira na Moleki seshyano y'Abamoni. Uko ni ko yubakiye imana z'abagore be bose b'abanyamahangakazi, kugira ngo bajye bazosereza imibavu bazitambire n'ibitambo. Uhoraho aramubwira ati: “Kubera ko witwaye utyo ntiwitondere Isezerano ryanjye, kandi ntukurikize amabwiriza naguhaye, ngiye kukwambura ubwami mbugabire umwe mu bagaragu bawe. Icyakora kubera so Dawidi ibyo sinzabikora ukiriho, nzabwambura umwana wawe. Ndetse umwana wawe sinzamutwara ubwami bwose, nzamusigira umuryango umwe kubera umugaragu wanjye Dawidi, no kubera Yeruzalemu nitoranyirije.” Nuko Uhoraho aterereza Salomo umwanzi witwa Hadadi w'Umwedomu wakomokaga ku bami b'Abedomu. Igihe Umwami Dawidi yigaruriraga Edomu, Yowabu umugaba w'ingabo ze yagiyeyo guhambisha intumbi z'abaguye ku rugamba, hanyuma yicisha Abedomu bose b'igitsinagabo. Yowabu n'abantu be bagumayo amezi atandatu, kugeza ubwo batsembye ab'igitsinagabo bose muri Edomu. Hadadi wari ukiri muto acika ku icumu, ahungira mu Misiri hamwe n'Abedomu b'ibyegera bya se. Bahaguruka i Midiyani banyura i Parani, bahavana abaturage bajyana na bo mu Misiri, umwami w'aho aha Hadadi icumbi n'igaburo rya buri gihe amuha n'isambu. Hadadi atona ku mwami wa Misiri, umwami amushyingira muramu we ari we murumuna w'Umwamikazi Tahupenesi umugore w'umwami. Nuko uwo murumuna wa Tahupenesi abyarana umuhungu na Hadadi amwita Genubati, maze Tahupenesi aramuhamagaza amushyira mu rugo rw'ibwami. Genubati areranwa n'abana b'umwami. Hadadi akiri mu Misiri yumva ko Umwami Dawidi yapfuye kandi ko n'umugaba w'ingabo Yowabu yapfuye, maze abwira umwami wa Misiri ati: “Nyemerera nsubire mu gihugu cyacu.” Umwami aramubaza ati: “Ni iki wabuze kuri jye gitumye ushaka gusubira mu gihugu cyanyu?” Hadadi aramusubiza ati: “Nta cyo. Nyamara unyemerere nsubireyo.” Imana yongera guterereza Salomo undi mwanzi witwa Rezoni mwene Eliyada, wari warahunze kwa shebuja Hadadazeri umwami w'i Soba. Mu gihe Umwami Dawidi yari amaze gutsemba ingabo za Hadadezeri, Rezoni yakoranyije abantu aba ari we uyobora ako gatsiko. Hanyuma ajyana na ko i Damasi bagumayo, amaherezo barahategeka. Ku marorerwa yose Hadadi yakoze, Rezoni yongeraho kuba umwanzi w'Abisiraheli igihe cyose Salomo yari ku ngoma. Rezoni akomeza kwanga urunuka Abisiraheli mu gihe cyose yari umwami wa Siriya. Yerobowamu mwene Nebati w'Umwefurayimu wakomokaga i Sereda, nyina akaba yari umupfakazi witwaga Seruwa, agomera Umwami Salomo kandi yari icyegera cye. Dore impamvu yatumye Yerobowamu amugomera: igihe Umwami Salomo yubakishaga ahiswe Milo agasanisha n'icyuho cy'umurwa wa se Dawidi, Yerobowamu yari umusore w'intwari. Salomo abonye ko ari ingirakamaro, amutoranyiriza kuba umuyobozi w'abanyamirimo y'agahato bakomokaga mu muryango wa Yozefu. Igihe kimwe Yerobowamu ari mu nzira avuye i Yeruzalemu, ahura n'umuhanuzi Ahiya w'i Shilo. Bari bonyine kuri ako gasozi, Ahiya yiteye igishura gishya. Nuko afata uwo mwitero mushya, awugabanyamo imigabane cumi n'ibiri maze abwira Yerobowamu ati: “Akira iyi migabane icumi, ni ko Uhoraho Imana y'Abisiraheli avuze ati: Dore ngiye kwambura Salomo ingoma maze nkugabire imiryango icumi. Nzamusigira umuryango umwe mbitewe n'umugaragu wanjye Dawidi, n'umurwa wa Yeruzalemu ubwawo nitoranyirije mu ntara zose za Isiraheli. Nzabiterwa n'uko Abisiraheli banteye umugongo bakaramya Ashitaroti imanakazi y'Abanyasidoni, na Kemoshi imana y'Abamowabu, na Moleki imana y'Abamoni. Nzabaziza ko batagenjeje uko nshaka: bakoze ibitanogeye, ntibumvira amateka yanjye n'ibyemezo nafashe nk'uko Dawidi se wa Salomo yabigenzaga. “Nyamara ntabwo ari Salomo nzanyaga ubwami, ahubwo nzamurekera ku ngoma igihe cyose azaba akiriho, mbigiriye umugaragu wanjye Dawidi natoranyije, akitondera amabwiriza n'amateka byanjye. Umuhungu wa Salomo ni we nzanyaga ubwami, naho wowe Yerobowamu nkugabire imiryango icumi. Icyakora nzasigira uwo muhungu wa Salomo umuryango umwe, kugira ngo umugaragu wanjye Dawidi agire umukomokaho ibihe byose utegeka i Yeruzalemu, umurwa natoranyirije kunsengeramo. Wowe Yerobowamu, uzaba umwami w'Abisiraheli ubategeke uko ushaka kose. Nukora ibyo nzagutegeka byose ukagenza uko nshaka, nuntunganira ukumvira amabwiriza n'amateka byanjye nk'uko umugaragu wanjye Dawidi yabigenje, nzabana nawe. Nzakomeza ingoma yawe nk'uko nakomeje iy'umugaragu wanjye Dawidi, kandi abagukomokaho nzabaha gutegeka Isiraheli nta kabuza. Bityo nzahana abakomoka kuri Dawidi kubera Salomo, ariko sinzahora mbahana.” Ni cyo cyatumye Salomo agerageza kwicisha Yerobowamu, ariko Yerobowamu ahungira kwa Shishaki umwami wa Misiri, aguma mu Misiri kugeza ubwo Salomo apfuye. Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Salomo, n'iby'ubwenge bwe, byanditswe mu gitabo cyitwa “Amateka ya Salomo”. Salomo yamaze imyaka mirongo ine ari ku ngoma i Yeruzalemu, ategeka Isiraheli yose. Nuko Salomo arapfa bamushyingura mu murwa wa se Dawidi, umuhungu we Robowamu amusimbura ku ngoma. Robowamu ajya i Shekemu kuko ari ho imiryango y'Abisiraheli yo mu majyaruguru yari yaje kumwimikira. Yerobowamu mwene Nebati yari mu Misiri aho yari yahungiye Umwami Salomo. Yumvise bavuga iby'ikoraniro ry'i Shekemu, yiyemeza gusigara mu Misiri. Nyamara boherezayo abantu bo kumushaka, Yerobowamu aragaruka. Abisiraheli bose bari muri iryo koraniro basanga Robowamu baramubwira bati: “So yatwikoreje imitwaro iremereye. Niba wowe uzatworohereza iyo mitwaro so yatwikoreje, n'imirimo y'agahato yadukoresheje tuzagukorera.” Robowamu arabasubiza ati: “Nimugende muzagaruke nyuma y'iminsi itatu.” Nuko baragenda. Umwami Robowamu agisha inama abasaza bakoranaga na se Salomo akiriho, arababaza ati: “Ni ikihe gisubizo naha bariya bantu?” Baramusubiza bati: “Uyu munsi nugaragariza abantu ko ushaka kubakorera ukabasubiza neza, na bo bazakubera abagaragu iteka ryose.” Nyamara Robowamu ntiyita ku nama abasaza bamuhaye, ahubwo agisha inama abasore b'urungano rwe bari bamushagaye. Arababaza ati: “Ni ikihe gisubizo naha bariya bantu bansaba ngo mborohereze imitwaro data yabikoreje?” Abo basore b'urungano rwe baramubwira bati: “Abo bantu binubira ko so yabagize inkoreragahato none ngo uzaborohereze, uzabasubize uti: ‘Ubukana bwanjye buzaruta ubwa data. Data yabikoreje imitwaro iremereye ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubise iminyafu nyamara jyewe nzabakubita ibibōko.’ ” Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n'abantu be bose bajya kwa Robowamu nk'uko yari yarabibabwiye. Robowamu abasubizanya inabi nyinshi, ntiyita ku nama abasaza bari bamugiriye, abasubiza akurikije inama yahawe n'abasore ati: “Data yabikoreje imitwaro iremereye ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubise iminyafu, nyamara jyewe nzabakubita ibibōko.” Robowamu arinangira ntiyumva abo bantu. Uhoraho ni we washatse ko biba bityo, kugira ngo asohoze ibyo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, atumye umuhanuzi Ahiya w'i Shilo. Abisiraheli bo mu majyaruguru babonye ko umwami atabumvise, baramusubiza bati: “Duhuriye he na Dawidi? Nta murage dusangiye na bene Yese? Twebwe Abisiraheli, buri muntu niyisubirire iwe. Naho wowe mwene Dawidi, menya iby'iwanyu.” Nuko bamusiga aho barigendera. Abisiraheli bari batuye mu mijyi y'i Buyuda, ni bo bonyine bemeye gutegekwa na Robowamu. Nuko Umwami Robowamu atuma Adoramu wakoreshaga imirimo y'agahato ku Bisiraheli bo mu majyaruguru, maze bamwicisha amabuye. Umwami abyumvise ahita yurira igare rye, ahungira i Yeruzalemu. Guhera ubwo, imiryango y'Abisiraheli bo mu majyaruguru igomera inzu ya Dawidi kugeza na n'ubu. Abisiraheli bo mu majyaruguru bamaze kumenya ko Yerobowamu yagarutse, bakoranya abantu maze baramwimika. Ntihagira uyoboka inzu ya Dawidi, keretse umuryango wa Yuda wonyine. Robowamu ageze i Yeruzalemu, atoranya mu muryango wa Yuda n'uwa Benyamini abagabo ibihumbi ijana na mirongo inani b'abarwanyi kabuhariwe, kugira ngo bajye kurwanya Abisiraheli bo mu majyaruguru, bagarurire ubwami Robowamu mwene Salomo. Nuko Imana ibwira umuhanuzi Shemaya iti: “Bwira Robowamu mwene Salomo umwami w'u Buyuda, n'abantu bose bo mu muryango wa Yuda n'uwa Benyamini uti: ‘Uhoraho aravuze ngo: Ntimurwanye abavandimwe banyu b'Abisiraheli, buri wese nasubire iwe, kuko ibyabaye byose ari jye wabiteye.’ ” Bumvise iryo tegeko ry'Uhoraho, bararyumvira basubira iwabo. Nuko Yerobowamu akomeza urukuta ruzengurutse Shekemu umujyi wo mu misozi ya Efurayimu, aturayo. Hanyuma arahimuka akomeza urukuta rw'umujyi wa Penuweli. Yerobowamu aribwira ati: “Ubwami bushobora kuzasubira mu nzu ya Dawidi. Dore aba bantu nibakomeza kujya i Yeruzalemu gutambira ibitambo mu Ngoro y'Uhoraho, bazagarukira shebuja Robowamu umwami w'Abayuda, bamuyoboke maze banyice.” Umwami yigira inama akora amashusho abiri y'inyana mu izahabu, abwira abantu ati: “Kenshi mwajyaga i Yeruzalemu, nyamara Imana yanyu yabavanye mu Misiri iri hano.” Yerobowamu ashyira ishusho imwe i Beteli, indi ayishyira i Dani. Ibyo byatumye abantu bacumura, bakurikira ayo mashusho kugera i Dani. Yerobowamu yubakisha ingoro y'ahasengerwaga, atoranya abatambyi badakomokaga kuri Levi. Ku itariki ya cumi n'eshanu z'ukwezi kwa munani, Yerobowamu akoresha umunsi mukuru nk'uko Abayuda babigenzaga, kandi we ubwe atambira ibitambo izo nyana yari yakoze ku rutambiro rw'i Beteli, ashyira abatambyi i Beteli ahasengerwaga yari yarahubatse. Ku itariki ya cumi n'eshanu z'ukwezi kwa munani, iyo yihitiyemo ubwe ku bw'Abisiraheli, Yerobowamu akorera Abisiraheli umunsi mukuru i Beteli. Kuri uwo munsi mukuru, ubwe atamba ibitambo ku rutambiro yari yarubatse. Nuko Uhoraho ategeka umuhanuzi kuva mu gihugu cy'u Buyuda no kujya i Beteli, ahagera Yerobowamu ari ku rutambiro atamba ibitambo. Uwo muhanuzi avuma urutambiro akurikije ijambo ry'Uhoraho ati: “Wa rutambiro we, wa rutambiro we, Uhoraho aravuze ngo: ‘Mu nzu ya Dawidi hagiye kuvuka umwana w'umuhungu, azitwa Yosiya. Kuri wowe azahatwikira abatambyi b'ahasengerwa, ahosereze imibavu, kandi ahatwikire amagufwa y'abantu.’ ” Arongera aravuga ati: “Urutambiro rugiye gusaduka ndetse n'ivu ry'ibinure rigwe hasi. Bityo kiraba ari ikimenyetso ko byavuzwe n'Uhoraho.” Nuko Umwami Yerobowamu amaze kumva uwo muhanuzi avuma urutambiro rw'i Beteli, arambura ukuboko hejuru y'urutambiro aravuga ati: “Nimumufate!” Ariko ukuboko kwe gukomeza kurambuka kunyunyutse, ntiyashobora kongera kuguhina. Uwo mwanya urutambiro rurasaduka, n'ivu ry'ibinure ryari hejuru yarwo rigwa hasi, nk'uko umuhanuzi yari yabitumwe n'Uhoraho. Umwami abwira umuhanuzi ati: “Inginga Uhoraho Imana yawe akize ukuboko kwanjye.” Nuko umuhanuzi asaba Uhoraho, maze ukuboko k'umwami kurakira gusubira uko kwari kuri. Umwami abwira umuhanuzi ati: “Ngwino tujyane imuhira tugire icyo turya kandi nkugororera.” Umuhanuzi asubiza Umwami Yerobowamu ati: “Nubwo wampa umugabane wa kabiri w'ubutunzi bwawe, ntabwo tujyana iwawe kubera ko nta cyo nshobora kuharira cyangwa kuhanywera. Uhoraho yanyihanangirije ngo ‘Ntuzagire icyo urya, ntuzanywe n'amazi, kandi nutaha iwawe ntuzasubize inzira yakuzanye i Beteli.’ ” Umuhanuzi aca indi nzira ntiyasubiza iyamuzanye. I Beteli hari hatuye umuhanuzi w'umusaza, abana be bamutekerereza ibyo umuhanuzi wavuye i Buyuda yakoreye i Beteli uwo munsi, n'amagambo yabwiye Umwami Yerobowamu. Nuko se arababaza ati: “Aciye mu yihe nzira?” Abana be bajya kubaza aho umuhanuzi w'i Buyuda yanyuze. Nuko se arababwira ati: “Nimuntegurire indogobe yanjye.” Abana bashyira icyicaro ku ndogobe, arayurira aragenda. Uwo musaza akurikira umuhanuzi, amusanga aho yari yicaye mu gicucu cy'igiti kinini maze aramubaza ati: “Mbese ni wowe muhanuzi wavuye i Buyuda?” Aramusubiza ati: “Ni jyewe.” Nuko uwo muhanuzi w'umusaza aramubwira ati: “Ngwino dusubirane imuhira dufungure.” Umuhanuzi w'i Buyuda aramusubiza ati: “Sinshobora gusubiranayo nawe, kubera ko aha hantu nta cyo nshobora kuharira cyangwa kuhanywera. Uhoraho yanyihanangirije ngo ‘Ntuzagire icyo urira aho hantu, ntuzahanywere, kandi nujya iwawe ntuzasubize inzira yakuzanye.’ ” Uwo muhanuzi w'umusaza aramubwira ati: “Nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi Uhoraho yatumye umumarayika ngo nkugarure iwanjye, maze urye kandi unywe.” Nyamara uwo musaza yaramubeshyaga. Umuhanuzi w'i Buyuda aramuherekeza basubirana imuhira, bageze iwe ararya kandi aranywa. Nuko bombi bagifungura, ijambo ry'Uhoraho riza kuri uwo muhanuzi w'umusaza wari wamugaruye, atera hejuru abwira uwo muhanuzi waturutse i Buyuda ati: “Uhoraho Imana yawe aravuze ati: ‘Wasuzuguye ijambo ryanjye, ntiwubahiriza itegeko nagutegetse. None wagarutse kurira no kunywera aha hantu kandi narabikubujije. Kubera ibyo ugiye gupfa, kandi ntuzashyingurwa mu irimbi rya ba sokuruza.’ ” Nuko bamaze kurya no kunywa, wa muhanuzi w'umusaza ategurira umuhanuzi w'i Buyuda icyicaro ku ndogobe, arataha. Akiri mu nzira ahura n'intare iramwica, umurambo we urambarara mu nzira, indogobe iwuhagarara iruhande rumwe, intare na yo ku rundi. Abagenzi babonye uwo murambo mu nzira, n'intare ihagaze iruhande rwawo, baza kubibwira abo mu mujyi wari utuwemo na wa muhanuzi w'umusaza. Uwo muhanuzi w'umusaza wamugaruriye mu nzira abyumvise aravuga ati: “Ni wa muhanuzi w'i Buyuda, utumviye ijambo ry'Uhoraho none Uhoraho yamugabije intare iramwica nk'uko yabimubwiye.” Uwo muhanuzi w'umusaza abwira abana be ati: “Nimuntegurire icyicaro ku ndogobe.” Bamaze kugitegura, uwo muhanuzi aragenda asanga umurambo mu nzira, indogobe n'intare bihagaze iruhande rwawo, intare itariye uwo murambo kandi itishe n'indogobe. Nuko uwo muhanuzi w'umusaza aterura uwo murambo wa wa muhanuzi awushyira ku ndogobe, awujyana iwe mu mujyi, baramuririra hanyuma baramushyingura. Bamushyingura mu mva uwo muhanuzi w'umusaza yari yaricukuriye, baramuririra bavuga bati: “Ni ishyano, umuvandimwe wacu yapfuye.” Bamaze kumushyingura uwo muhanuzi w'umusaza abwira abana be ati: “Nimpfa muzanshyingure muri iyi mva uyu muhanuzi ashyinguwemo. Koko rero ijambo ry'Uhoraho wa muhanuzi w'i Buyuda yavuze ryerekeye urutambiro rw'i Beteli, n'ingoro zose zo mu mijyi ya Samariya rizasohora.” Yerobowamu ntiyahinduye imigenzereze ye mibi nubwo yari yaraburiwe, yakomeje gutoranya abo abonye bose muri rubanda akabagira abatambyi b'ahasengerwaga. Uwabishakaga wese yamugiraga umutambyi w'ahasengerwaga. Iyo migenzereze ye mibi yaroshye umuryango we bituma urimbuka uvanwa ku isi. Muri icyo gihe, Abiya mwene Yerobowamu ararwara. Nuko Yerobowamu abwira umugore we ati: “Wiyoberanye hatagira umenya ko uri umugore wanjye, maze ujye i Shilo. Aho ni ho umuhanuzi Ahiya atuye, wa wundi wambwiye ko nzaba umwami wa Isiraheli. Jyana imigati icumi n'utundi tugati turyohereye, n'akabindi k'ubuki maze umusange. Azakubwira iby'uyu mwana wacu.” Nuko muka Yerobowamu abigenza atyo ajya i Shilo kwa Ahiya. Ahiya yari ashaje cyane atakibona. Uhoraho yari yabwiye Ahiya ati: “Dore muka Yerobowamu ari buze iwawe yiyoberanyije, aje kukubaza iby'umwana we urwaye. Ndakubwira icyo uri bumusubize.” Ako kanya Ahiya yumva imirindi y'uwo mugore. Akigera mu muryango Ahiya aramubwira ati: “Injira, muka Yerobowamu. Ni iki gitumye wiyoberanyije? Dore ngufitiye inkuru mbi. Genda ubwire Yerobowamu ko Uhoraho Imana y'Abisiraheli avuze ati: ‘Nagutoranyije muri rubanda nkugira umuyobozi w'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli. Nanyaze ubwami abakomoka kuri Dawidi ndabuguha, ariko ntiwagenje nk'umugaragu wanjye Dawidi witonderaga amabwiriza yanjye, akanyoboka abikuye ku mutima akora ibinogeye. Wakoze nabi kurusha abakubanjirije bose urandakaza, wikorera ibigirwamana naho jye uranyimūra. Ni cyo gituma ngiye guteza ibyago umuryango wawe, ngatsemba ab'igitsinagabo bose bagukomokaho, baba inkoreragahato cyangwa abishyira bakizana muri Isiraheli. Nzamaraho inzu yawe nk'uko bayora ibishingwe. Yerobowamu we, uwo mu muryango wawe uzagwa mu mujyi azaribwa n'imbwa, naho uzagwa ku gasozi azaribwa n'inkongoro.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze. Nuko Ahiya abwira muka Yerobowamu ati: “Itahire. Icyakora ukigera iwawe mu mujyi, umwana wawe arahita apfa. Abisiraheli bose bazamuririra bamushyingure. Ni we wenyine wo mu nzu ya Yerobowamu uzashyingurwa, kubera ko Uhoraho Imana y'Abisiraheli ari we wenyine yabonyeho ibyiza. Uhoraho azimika undi mwami muri Isiraheli, ari na we uzarimbura inzu ya Yerobowamu. Ese mbivuge nte? Ni iby'uyu munsi ndetse nonaha! Uhoraho azahana Abisiraheli maze bahindagane nk'urubingo rwo ku nkengero z'amazi, azarimbura kandi Abisiraheli muri iki gihugu cyiza yahaye ba sekuruza, azabatatanyiriza hakurya y'uruzi rwa Efurati, kuko bikoreye inkingi zeguriwe ikigirwamanakazi Ashera barakaza Uhoraho. Uhoraho azatererana Abisiraheli abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n'ibyo yabatoje bagacumura.” Nuko muka Yerobowamu aragenda ataha i Tirusa. Akigera ku muryango w'inzu umwana arapfa. Baramuhamba Abisiraheli bose baramuririra, nk'uko Uhoraho yabivuze abinyujije ku mugaragu we umuhanuzi Ahiya. Ibindi bikorwa bya Yerobowamu n'intambara yarwanye n'imitegekere ye, dore byose byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli”. Yerobowamu yamaze imyaka makumyabiri n'ibiri ku ngoma yisazira amahoro, umuhungu we Nadabu amusimbura ku ngoma. Robowamu mwene Salomo yabaye umwami mu Buyuda. Icyo gihe yari afite imyaka mirongo ine n'umwe, amara imyaka cumi n'irindwi ari ku ngoma i Yeruzalemu, umurwa Uhoraho yitoranyirije muri Isiraheli kugira ngo bahamusengere. Nyina yitwaga Nāma w'Umwamonikazi. Nuko Abayuda bakora ibitanogeye Uhoraho, baramurakaza kubera ibyaha byabo birenze ibyo ba sekuruza bakoze. Biyubakiye ahasengerwaga ibigirwamana, biyubakira n'inkingi z'amabuye n'inkingi zeguriwe Ashera, ku misozi yose no munsi ya buri giti gitoshye. Byongeye kandi, mu gihugu hari abagabo b'indaya mu mihango y'idini, bagakora ibiteye ishozi byose nk'iby'abanyamahanga Uhoraho yari yaramenesheje imbere y'Abisiraheli. Mu mwaka wa gatanu Robowamu ari ku ngoma, Shishaki umwami wa Misiri atera i Yeruzalemu. Asahura umutungo wo mu Ngoro y'Uhoraho n'uwo mu ngoro ya cyami, abijyana byose hamwe n'ingabo zose z'izahabu Salomo yari yaracurishije. Umwami Robowamu acurisha ingabo mu muringa zo gusimbura izasahuwe, aziha abakuru b'abasirikari barindaga ingoro ya cyami. Buri gihe iyo umwami yinjiraga mu Ngoro y'Uhoraho, abarinzi bitwazaga izo ngabo, hanyuma basohoka bakazisubiza mu bubiko bwazo. Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Robowamu, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda”. Buri gihe habaga intambara zishyamiranya Robowamu na Yerobowamu. Robowamu yisazira amahoro, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Nyina yitwaga Nāma w'Umwamonikazi. Abiya mwene Robowamu asimbura se ku ngoma. Mu mwaka wa cumi n'umunani Yerobowamu mwene Nebati ari ku ngoma muri Isiraheli, Abiya yabaye umwami w'u Buyuda, amara imyaka itatu ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Māka umukobwa wa Abusalomu. Abiya yakomeje gukora ibyaha nk'ibya se ntiyagenza nka sekuruza Dawidi, kandi ntiyakunda Uhoraho Imana ye abikuye ku mutima. Nyamara kubera umugaragu we Dawidi, no kugira ngo umuryango we utazima kandi Yeruzalemu ikomere, Uhoraho yahaye Abiya umuhungu uzamusimbura ku ngoma. Ibyo byatewe n'uko Dawidi yakoze ibinogeye Uhoraho, ntiyateshuka ku mabwiriza ye uretse ibyo yakoreye Uriya w'Umuheti. Abiya ari ku ngoma, intambara zashyamiranyaga Robowamu na Yerobowamu zarakomeje. Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Abiya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda”. Buri gihe habaga intambara zashyamiranyaga Abiya na Yerobowamu. Abiya yisazira amahoro bamushyingura mu Murwa wa Dawidi, umuhungu we Asa amusimbura ku ngoma. Mu mwaka wa makumyabiri Yerobowamu ari ku ngoma muri Isiraheli, Asa yabaye umwami w'u Buyuda, amara imyaka mirongo ine n'umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyirakuru yitwaga Māka umukobwa wa Abusalomu. Asa yakoze ibinogeye Uhoraho nka sekuruza Dawidi. Yamenesheje mu gihugu abagabo b'indaya mu mihango y'idini, akuraho n'ibigirwamana byose ba sekuruza bari barikoreye. Asa avana nyirakuru Māka ku bugabekazi, kuko yari yarikoreshereje inkingi iteye ishozi ya Ashera. Asa ategeka ko bamenagura iyo nkingi, bakayitwikira mu kabande ka Kedironi. Ntiyashenye ahasengerwaga ibigirwamana, ahubwo yakomeje gukunda Uhoraho abikuye ku mutima. Nuko Asa ajyana ibintu we na se beguriye Imana abishyira mu Ngoro y'Uhoraho, ari byo ifeza n'izahabu n'ibindi bikoresho. Buri gihe habaga intambara zashyamiranyaga Asa na Bāsha umwami wa Isiraheli. Bāsha atera u Buyuda hanyuma asana Rama arayikomeza, kugira ngo yimire abinjira n'abasohoka kwa Asa umwami w'u Buyuda. Asa rero afata ifeza n'izahabu byose byari bisigaye mu mutungo w'Ingoro y'Uhoraho, no mu mutungo w'ingoro ya cyami. Abiha abagaragu be kugira ngo babishyīre umwami wa Siriya Benihadadi i Damasi, wari mwene Taburimoni akaba n'umwuzukuru wa Heziyoni. Abamutumaho ati: “Reka tugirane amasezerano nk'uko so na data bayagiranye. Dore nkoherereje impano y'ifeza n'izahabu. Ngaho sesa amasezerano wagiranye na Bāsha umwami wa Isiraheli, kugira ngo avane ingabo ze ku butaka bwanjye.” Benihadadi yumvira Umwami Asa, yohereza abakuru b'ingabo ze batera imijyi ya Isiraheli. Batsinda umujyi wa Iyoni n'uwa Dani, n'uwa Abeli-Betimāka, n'intara yose ya Galileya n'iya Nafutali. Bāsha amaze kumva iyo nkuru, areka kubaka Rama asubira i Tirusa. Umwami Asa aherako atumiza Abayuda bose nta n'umwe ubuze, bajya i Rama bakurayo amabuye n'ibiti Bāsha yubakishaga, maze Umwami Asa abyubakisha i Geba mu ntara y'Ababenyamini n'i Misipa. Ibindi bikorwa n'ubutwari n'ibigwi byose bya Asa n'imijyi yubatse, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda”. Ageze mu za bukuru arwara ibirenge, ariko yisazira amahoro bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Yozafati amusimbura ku ngoma. Mu mwaka wa kabiri Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Nadabu mwene Yerobowamu yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka ibiri ku ngoma. Yakoze ibitanogeye Uhoraho, akomeza gukora ibyaha nk'ibyo se yatoje Abisiraheli ntiyigera abireka. Hanyuma Bāsha mwene Ahiya wo mu muryango wa Isakari agambanira Nadabu. Icyo gihe Nadabu n'ingabo zose z'Abisiraheli bari bagose umujyi wa Gibetoni wari uw'Abafilisiti, Bāsha ahatsinda Nadabu. Ibyo byabaye mu mwaka wa gatatu Asa ari ku ngoma mu Buyuda. Nuko Bāsha afata ubutegetsi muri Isiraheli. Bāsha amaze kuba umwami, atsemba ab'inzu ya Yerobowamu bose ntihasigara n'uwo kubara inkuru, biba nk'uko Uhoraho yabitumye umugaragu we Ahiya w'i Shilo. Ibyo byose byatewe n'ibyaha Yerobowamu yakoze n'uburyo yatoje Abisiraheli gucumura, bakarakaza Uhoraho Imana ya Isiraheli. Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Nadabu, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.” Buri gihe habaga intambara zishyamiranya Asa na Bāsha umwami wa Isiraheli. Mu mwaka wa gatatu Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Bāsha mwene Ahiya yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka makumyabiri n'ine ari ku ngoma i Tirusa. Yakoze ibitanogeye Uhoraho, akomeza gukora ibyaha nk'ibyo Yerobowamu yatoje Abisiraheli. Hanyuma ijambo ry'Uhoraho rigera ku muhanuzi Yehu mwene Hanani, ngo abwire Bāsha ati: “Nagukuye muri rubanda nkugira umuyobozi w'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli, nyamara wakomeje gukora ibyaha nk'ibya Yerobowamu, utoza Abisiraheli gucumura bakandakaza kubera ibyaha byabo. Ni yo mpamvu ngiye kugutsembana n'inzu yawe nk'uko natsembye iya Yerobowamu mwene Nebati. Uwo mu muryango wa Bāsha uzagwa mu mujyi azaribwa n'imbwa, naho uzagwa ku gasozi azaribwa n'inkongoro.” Ibindi bikorwa n'ubutwari n'ibigwi byose bya Bāsha, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.” Bāsha yisazira amahoro bamushyingura i Tirusa, umuhungu we Ela amusimbura ku ngoma. Koko rero, iryo jambo ry'Uhoraho ryageze kuri Bāsha n'ab'inzu ye rinyujijwe ku muhanuzi Yehu mwene Hanani. Ibyo byatewe n'uko Bāsha n'ab'inzu ye bakoze ibitanogeye Uhoraho, baramurakaza nk'uko Yerobowamu n'ab'inzu ye babigenje. Uhoraho ahana kandi Bāsha kuko yatsembye abakomoka kuri Yerobowamu. Mu mwaka wa makumyabiri n'itandatu Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Ela mwene Bāsha yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka ibiri ku ngoma i Tirusa. Zimuri wari umwe mu bayobozi b'abagenderaga mu magare y'intambara, agomera Ela. Ela yari i Tirusa kwa Arisa umutware w'ingoro ya cyami, aranywa arasinda. Nuko Zimuri araza aramwica amusimbura ku ngoma. Hari mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi Asa ari ku ngoma mu Buyuda. Zimuri amaze kuba umwami atsemba ab'igitsinagabo bose bo mu nzu ya Bāsha, ntihasigara n'uwo kubara inkuru. Zimuri yatsembye inzu yose ya Bāsha nk'uko Uhoraho yari yamutumyeho umuhanuzi Yehu. Ibyo byose byatewe n'ibyaha byose Bāsha n'umuhungu we Ela bakoze, n'ibyo batoje Abisiraheli barakaza Uhoraho Imana yabo, basenga ibigirwamana. Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Ela, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.” Mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Zimuri yabaye umwami wa Isiraheli, amara iminsi irindwi ku ngoma i Tirusa. Icyo gihe ingabo za Isiraheli zari zigose umujyi wa Gibetoni, wari uw'Abafilisiti. Nuko ingabo zari mu birindiro zumva ko Zimuri yagambaniye umwami akamwica. Maze zimika Omuri wari umugaba w'ingabo kugira ngo abe umwami wa Isiraheli. Hanyuma Omuri n'Abisiraheli bose bava i Gibetoni, barazamuka bagota Tirusa. Zimuri abonye ko umujyi wafashwe ahungira mu munara ntamenwa w'ingoro ya cyami, yitwikiramo arapfa. Ibyo byatewe n'ibyaha bya Zimuri wakoze ibitanogeye Uhoraho, akomeza gukora ibyaha nk'ibya Yerobowamu watoje Abisiraheli gucumura. Ibindi bikorwa bya Zimuri n'ubugome bwe, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.” Zimuri amaze gupfa Abisiraheli bigabanyamo ibice bibiri, igice kimwe gikurikira Tibini mwene Ginati kugira ngo ababere umwami, ikindi gikurikira Omuri. Hanyuma abantu ba Omuri batsinda abakurikiye Tibini mwene Ginati. Tibini arapfa, Omuri aba umwami. Mu mwaka wa mirongo itatu n'umwe Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Omuri yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka cumi n'ibiri ku ngoma. I Tirusa yahamaze imyaka itandatu. Hanyuma agura na Shemeri umusozi w'i Samariya, atanga ibikoroto by'ifeza ibihumbi bitandatu. Ahubaka umujyi arawukomeza maze awita Samariya, awitirira uwari nyirawo Shemeri. Omuri akora ibitanogeye Uhoraho kurusha abamubanjirije bose. Yakomeje gukora ibyaha nk'ibya Yerobowamu mwene Nebati watoje Abisiraheli gucumura, barakaza Uhoraho Imana yabo basenga ibigirwamana. Ibindi bikorwa n'ubutwari n'ibigwi byose bya Omuri, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.” Omuri yisazira amahoro bamushyingura i Samariya, umuhungu we Ahabu amusimbura ku ngoma. Mu mwaka wa mirongo itatu n'umunani Asa ari ku ngoma mu Buyuda, Ahabu mwene Omuri yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka makumyabiri n'ibiri ku ngoma i Samariya. Ahabu mwene Omuri akora ibitanogeye Uhoraho kurusha abamubanjirije bose. Gukurikiza ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati ntibyamuhagije, ahubwo yarongoye na Yezebeli umukobwa wa Etibāli umwami wa Sidoni, ndetse ayoboka Bāli arayiramya. Yubakiye Bāli ingoro i Samariya, ayishyiramo n'urutambiro. Yubatse kandi inkingi yeguriwe ikigirwamanakazi Ashera, akomeza kurakaza Uhoraho Imana y'Abisiraheli, kurusha abandi bami bose ba Isiraheli bamubanjirije. Ahabu ari ku ngoma, Hiyeli w'i Beteli yubatse Yeriko bundi bushya. Ubwo ijambo ry'Uhoraho yatumye Yozuwe mwene Nuni rirasohora. Igihe bubakaga urufatiro rw'umujyi, Hiyeli apfusha Abiramu umwana we w'impfura, batangiye gushinga ibikingi by'amarembo ap fusha Segubu w'umuhererezi. Eliya w'i Tishibi y'i Gileyadi abwira Umwami Ahabu ati: “Ndahiye Uhoraho Imana y'Abisiraheli nkorera, ndavuze nti: ‘Muri iyi myaka itaha ntihazagwa ikime cyangwa imvura keretse mbitegetse.’ ” Nuko Uhoraho abwira Eliya ati: “Va hano ujye kwihisha iruhande rw'akagezi ka Keriti, kari mu burasirazubwa bwa Yorodani. Uzanywa amazi y'ako kagezi kandi nzategeka ibikona bikugemurire.” Nuko Eliya ajya gutura iruhande rwa Keriti nk'uko Uhoraho yamutegetse. Ibikona byamugemuriraga imigati n'inyama mu gitondo na nimugoroba, akanywa n'amazi y'ako kagezi. Hashize iminsi ako kagezi karakama, kuko nta mvura yagwaga mu gihugu. Uhoraho abwira Eliya ati: “Haguruka ujye mu mujyi wa Sarepati hafi y'i Sidoni abe ari ho utura, hariyo umugore w'umupfakazi namutegetse kujya akugaburira.” Eliya arahaguruka ajya i Sarepati, akinjira mu mujyi abona umupfakazi watoraguraga inkwi. Eliya aramuhamagara aramubwira ati: “Ndakwinginze jya kunzanira amazi yo kunywa.” Ubwo yari agiye kuyamuzanira, Eliya yungamo ati: “Ndakwinginze ngo unzanire n'igice cy'umugati.” Uwo mugore aramubwira ati: “Nkurahiye Uhoraho Imana yawe ko nta mugati mfite, keretse agafu nsigaranye mu gipfunsi n'utuvuta duke mu gacupa. Naje gutoragura udukwi kugira ngo njye guteka utwo dusigaye, tuturye jye n'umwana wanjye niturangiza twipfire.” Eliya aramubwira ati: “Ntutinye, genda ukore nk'uko ubivuze. Ariko ubanze untekere akanjye kagati ukanzanire, hanyuma witekere akawe n'ak'umwana wawe. Dore Uhoraho Imana y'Abisiraheli aravuze ati: ‘Ifu ntizabura muri ako gaseke, n'amavuta ntazabura muri ako gacupa kugeza ubwo nzagusha imvura.’ ” Nuko uwo mugore abigenza nk'uko Eliya yamubwiye, maze we n'urugo rwe na Eliya, bamara igihe bafite ibyokurya. Ifu ntiyigera ibura muri ako gaseke, n'amavuta ntiyashira mu icupa nk'uko Eliya yabitumwe n'Uhoraho. Hanyuma y'ibyo umwana w'uwo mugore nyir'urugo ararwara, indwara iramukomerera cyane arapfa. Uwo mugore abaza Eliya ati: “Muntu w'Imana, turapfa iki? Mbese wazanywe no kwibutsa Imana ibyaha byanjye, no kwicisha umwana wanjye?” Eliya aramubwira ati: “Mpa uwo mwana wawe.” Eliya aramuterura amujyana mu cyumba cyo hejuru aho acumbitse, amuryamisha ku buriri. Nuko atakambira Uhoraho ati: “Uhoraho Mana yanjye, uyu mupfakazi wancumbikiye, kuki umuteje ibyago ukamwicira umwana?” Eliya yubarara ku mwana gatatu, atakambira Uhoraho ati: “Uhoraho Mana yanjye, ndakwinginze uyu mwana musubize ubuzima.” Uhoraho yumva ugutakamba kwa Eliya, asubiza umwana ubuzima. Eliya amukura mu cyumba cyo hejuru, amushyira nyina aramubwira ati: “Nguyu umwana wawe ni muzima!” Uwo mugore abwira Eliya ati: “Noneho menye by'ukuri ko uri umuntu w'Imana, kandi ko ibyo uvuga biva ku Uhoraho.” Nyuma y'igihe kirekire mu mwaka wa gatatu amapfa ateye, Uhoraho abwira Eliya ati: “Jya kwiyereka Umwami Ahabu dore ngiye kugusha imvura.” Nuko Eliya ajya kwiyereka Ahabu. Icyo gihe i Samariya hari inzara ikomeye cyane. Ahabu ahamagaza Obadiya umuyobozi w'ingoro ye. Obadiya uwo yubahaga Uhoraho cyane, igihe Umwamikazi Yezebeli yicishaga abahanuzi b'Uhoraho, Obadiya yahishe ijana muri bo mu buvumo, abaciyemo amatsinda abiri y'abantu mirongo itanu, akajya abashyīra ibyokurya n'amazi. Ahabu abwira Obadiya ati: “Ngwino tuzenguruke igihugu tugere ku masōko yose no ku tugezi, ahari haba hakiri ahari utwatsi tukaba twagaburira amafarasi n'inyumbu ntibidupfane.” Bigabanya uturere tw'igihugu, Ahabu yerekeza iye nzira, Obadiya na we yerekeza iye. Obadiya ari mu rugendo ahura na Eliya aramumenya, amupfukamira yubamye aramubwira ati: “Ese ni wowe, databuja Eliya?” Eliya aramusubiza ati: “Yee, ni jyewe! Genda ubwire shobuja Ahabu uti: ‘Eliya araje.’ ” Obadiya abaza Eliya ati: “Nacumuye iki cyatuma ungabiza Ahabu kugira ngo anyice? Nkurahiye Uhoraho Imana yawe ko nta bwoko na bumwe cyangwa igihugu, atoherejemo intumwa kugushaka. Iyo bavugaga bati: ‘Nta wuhari’, yarahizaga abayobozi b'ibyo bihugu niba koko batigeze baguca iryera. None ngo ningende mbwire databuja ko Eliya ari hano! Nimara gutandukana nawe Mwuka w'Uhoraho arakujyana ahantu ntazi, bityo nimbwira Ahabu akaza akakubura aranyica. Nyamara jyewe umugaragu wawe nubaha Uhoraho kuva mu buto bwanjye. Mbese databuja, ntiwamenye uko nabigenje igihe Yezebeli yatsembaga abahanuzi b'Uhoraho? Nahishe ijana muri bo mu buvumo, mbaciyemo amatsinda abiri y'abantu mirongo itanu, nkajya mbashyīra ibyokurya n'amazi. None ngo ningende mbwire databuja ko Eliya ari hano! Yanyica.” Eliya aramusubiza ati: “Nkurahiye Uhoraho Nyiringabo nkorera, ko uyu munsi ndi bwiyereke Ahabu.” Nuko Obadiya ajya gushaka Ahabu amutekerereza ibya Eliya, maze Ahabu ajya kumushaka. Ahabu ngo amukubite amaso aramubwira ati: “Ndashyize ndakubonye wowe wateje akaga Isiraheli!” Eliya aramusubiza ati: “Si jye wateje akaga Isiraheli ahubwo ni wowe n'inzu ya so, kuko mwayobotse za Bāli kandi ntimukurikize amabwiriza y'Uhoraho. None koranyiriza Abisiraheli bose ku musozi wa Karumeli, unzanire na ba bahanuzi magana ane na mirongo itanu ba Bāli, na magana ane b'ikigirwamanakazi Ashera batunzwe n'Umwamikazi Yezebeli.” Ahabu ahamagaza imiryango yose y'Abisiraheli, abakoranyiriza hamwe na ba bahanuzi ku musozi wa Karumeli. Nuko Eliya yegera abantu bose arababwira ati: “Mbese muzageza ryari gufata impu zombi? Niba Uhoraho ari we Mana nyakuri nimumuyoboke, niba kandi ari Bāli muhisemo nimuyiyoboke!” Nyamara ntihagira umusubiza. Eliya yungamo ati: “Ni jye jyenyine muhanuzi w'Uhoraho usigaye, nyamara abahanuzi ba Bāli ni magana ane na mirongo itanu. Nimutuzanire amapfizi abiri, abahanuzi ba Bāli bahitemo imwe bayibage bayishyire hejuru y'inkwi bayitambe ho igitambo, ariko ntibacane umuriro. Hanyuma mwambaze imana yanyu Bāli, nanjye ndambaza Uhoraho. Imana iri busubirishe umuriro iraba ari yo Mana y'ukuri.” Abantu bose barasubiza bati: “Ibyo ntako bisa.” Eliya abwira abahanuzi ba Bāli ati: “Ngaho nimuhitemo impfizi mubanze muyibage kuko ari mwe benshi. Bityo mwambaze imana yanyu Bāli ariko ntimucane umuriro.” Nuko babazanira impfizi barayibaga, maze bambaza ikigirwamana cyabo Bāli kuva mu gitondo kugeza saa sita bagira bati: “Bāli dusubize!” Nyamara ntiyabasubiza. Babyinira iruhande rw'urutambiro bubatse ariko biba iby'ubusa. Ahagana mu masaa sita Eliya arabakwena ati: “Nimuhamagare cyane kuko ari imana, ubanza irangaye cyangwa ihuze, cyangwa iri mu rugendo cyangwa isinziriye, bityo ikaba igomba gukangurwa.” Barushaho guhamagara baranguruye amajwi, bikebesha inkota n'amacumu nk'uko imigenzo yabo iri, bavirirana amaraso. Saa sita imaze kurenga bakaza umurego kugeza ku isaha y'igitambo cya nimugoroba, nyamara Bāli ntiyabasubiza, habe n'ijwi ryayo cyangwa ikimenyetso. Eliya abwira rubanda rwose ati: “Nimunyegere.” Bamaze kumwegera, abanza gusana urutambiro rw'Uhoraho rwari rwarasenyutse. Nuko afata amabuye cumi n'abiri ari wo mubare w'imiryango ya bene Yakobo, wa wundi Uhoraho yabwiye ati: “Uhereye ubu uzitwa Isiraheli”. Ayo mabuye ayubakisha urutambiro rweguriwe Uhoraho. Iruhande rw'urutambiro ahacukura urwobo rwajyamo litiro mirongo itatu z'amazi, maze ashyira inkwi ku rutambiro, abaga ya mpfizi, inyama azirambika hejuru y'inkwi. Hanyuma Eliya abwira abakoraniye aho ati: “Nimwuzuze amazi ibibindi bine, muyasuke ku gitambo no ku nkwi.” Barabikora. Yongera kubabwira ati: “Nimubigenze mutyo incuro ya kabiri.” Babigenza batyo. Arababwira ati: “Nimwongere ubwa gatatu.” Barabikora. Bityo basuka amazi ku mpande zose z'urutambiro, maze rwa rwobo ruruzura. Isaha y'igitambo cya nimugoroba igeze, Eliya yegera urutambiro arasenga ati: “Uhoraho Mana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo, uyu munsi iyerekane ko uri Imana nyakuri y'Abisiraheli kandi ko nanjye ndi umugaragu wawe, ibi byose nkaba mbikoze mbitegetswe nawe. Uhoraho nsubiza, nsubiza kugira ngo abantu bamenye ko ari wowe Uhoraho Imana, kandi ko uzatuma bakugarukira.” Uhoraho aherako amanura umuriro ukongora igitambo n'inkwi, n'amabuye n'umukungugu, na ya mazi yo mu mwobo urayakamya. Abisiraheli bose babonye ibibaye bikubita hasi, baravuga bati: “Uhoraho ni we Mana y'ukuri.” Nuko Eliya abwira rubanda ati: “Nimufate abo bahanuzi ba Bāli ntihagire n'umwe ubacika.” Barabafata bose, maze Eliya abajyana ku kagezi ka Kishoni abicirayo. Hanyuma Eliya abwira Ahabu ati: “Genda urye kandi unywe kuko numva imvura ihinda.” Ahabu ajya kurya no kunywa, naho Eliya azamuka mu mpinga ya Karumeli, ahageze apfukama yubamye, umutwe ukora ku mavi. Nuko abwira umugaragu we ati: “Ngaho genda witegereze ku nyanja.” Uwo mugaragu aragenda yitegereza ku nyanja, aragaruka aravuga ati: “Nta cyo mbonye.” Eliya amwoherezayo incuro ndwi. Ku ncuro ya karindwi uwo mugaragu aragaruka aravuga ati: “Mbonye igihu gito kingana n'ikiganza cy'umuntu kiva mu nyanja.” Eliya aramutegeka ati: “Ihute ubwire Ahabu azirike amafarasi ku igare rye, ahunge imvura itaramutanga imbere.” Nuko ijuru ririjima kubera ibicu bizanye n'umuyaga, maze hagwa imvura y'umugaru. Ubwo Ahabu yari ku igare rye agana i Yizerēli. Eliya na we ni ko gukenyera arakomeza, yuzura imbaraga zivuye ku Uhoraho maze yirukanka imbere y'igare rya Ahabu, aritanga ku marembo y'i Yizerēli. Ahabu atekerereza Umwamikazi Yezebeli ibyo umuhanuzi Eliya yakoze byose, n'uko yicishije inkota abahanuzi bose ba Bāli. Yezebeli atuma intumwa kuri Eliya ati: “Ejo magingo aya, ninzaba ntarakuvutsa ubuzima bwawe nk'uko wabuvukije bariya bahanuzi, imana zizabimpore ndetse bikomeye.” Eliya agira ubwoba maze ahungana n'umugaragu we kugira ngo akize ubuzima bwe. Nuko yerekeza i Bērisheba mu gihugu cy'u Buyuda ahasiga umugaragu we. Hanyuma agenda urugendo rw'umunsi wose mu butayu, ajya kwicara munsi y'agati kari konyine maze yisabira gupfa. Aravuga ati: “Uhoraho, ndarambiwe akira ubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruza.” Aryama munsi y'ako gati maze arasinzira. Umumarayika amukoraho aramubwira ati: “Byuka urye.” Yitegereje abona umugati wokejwe ku mabuye ashyushye, n'akabindi k'amazi biri ku musego we. Ararya aranywa, maze arongera arasinzira. Umumarayika w'Uhoraho aragaruka akora kuri Eliya aramubwira ati: “Byuka urye kuko ugiye mu rugendo rurerure.” Eliya arabyuka ararya aranywa, bityo agira ingufu ku buryo yagenze iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, agera kuri Sinayi umusozi w'Imana. Eliya ageze ku musozi wa Sinayi ajya mu buvumo araramo. Uhoraho aramubaza ati: “Eliya we, urakora iki hano?” Eliya aramusubiza ati: “Uhoraho Mana Nyiringabo, nagize ishyaka ryo kugukorera ku buryo ntabashije kwihanganira ibyo Abisiraheli bagukoreye: bateshutse ku Isezerano ryawe, bashenye intambiro zawe, bishe n'abahanuzi bawe nsigara jyenyine, none barampiga kugira ngo banyice.” Uhoraho abwira Eliya ati: “Sohoka ujye ku musozi witegeye aho ndi bunyure, jyewe Uhoraho.” Ako kanya haza inkubi y'umuyaga ukaze usatagura imisozi, umenagura n'amabuye imbere y'Uhoraho, ariko Uhoraho ntiyari muri uwo muyaga. Nyuma y'umuyaga haza umutingito w'isi, ariko Uhoraho ntiyari muri wo. Nyuma y'umutingito w'isi haza umuriro, ariko Uhoraho ntiyari muri wo. Nyuma y'umuriro haza akayaga gahuhera. Eliya yumvise ako kayaga yipfuka mu maso n'umwitero we, asohoka mu buvumo ahagarara mu muryango wabwo, yongera kumva ijwi rimubaza riti: “Eliya we, urakora iki hano?” Eliya arasubiza ati: “Uhoraho Mana Nyiringabo, nagize ishyaka ryo kugukorera ku buryo ntabashije kwihanganira ibyo Abisiraheli bagukoreye: bateshutse ku Isezerano ryawe, bashenye intambiro zawe, bishe n'abahanuzi bawe nsigara jyenyine, none barampiga kugira ngo banyice.” Uhoraho aramubwira ati: “Hindukira usubize inzira y'ubutayu ujye i Damasi. Nugerayo uzimikishe Hazayeli amavuta abe umwami wa Siriya. Hanyuma uzimike Yehu mwene Nimushi kugira ngo abe umwami wa Isiraheli. Nawe uzasimburwa na Elisha mwene Shafati w'i Abeli-Mehola. Umuntu wese uzarokoka inkota ya Hazayeli azicwa na Yehu, naho uzarokoka iya Yehu azicwa na Elisha. Icyakora umenye ko nsigaranye abantu ibihumbi birindwi muri Isiraheli, batapfukamiye Bāli kugira ngo bayiramye.” Eliya ava aho ngaho, aragenda asanga Elisha mwene Shafati mu murima ahinga. We n'abagaragu bahingishaga ibimasa cumi na bibiri, Elisha ahingisha bibiri biheruka. Eliya anyuze hafi ya Elisha amujugunyira umwitero we. Elisha aherako asiga ibimasa bye yiruka kuri Eliya agira ati: “Reka njye gusezera kuri data na mama, hanyuma ngaruke ngukurikire.” Eliya aramusubiza ati: “Subirayo. Ese nkugize nte?” Elisha arahindukira afata ibimasa bibiri abitamba ho igitambo, inyama azitekesha ibiti by'imitambiko byakoreshwaga n'ibyo bimasa, azigaburira abari aho. Nuko akurikira Eliya, aba umugaragu we. Umwami wa Siriya Benihadadi akoranya ingabo ze ari kumwe n'abami mirongo itatu na babiri, hamwe n'amafarasi n'amagare y'intambara, atera umujyi wa Samariya arawugota. Nuko yohereza intumwa kubwira Ahabu umwami wa Isiraheli ziti: “Umwami Benihadadi aravuze ngo: ‘Ndigarurira ifeza yawe n'izahabu yawe, kimwe n'abagore bawe n'abana bawe barusha abandi uburanga.’ ” Umwami Ahabu wa Isiraheli aramusubiza ati: “Bibe uko ubivuze mwami databuja! Nanjye ubwanjye nkwishyize mu maboko hamwe n'ibyanjye byose.” Za ntumwa zongera kugaruka zibwira Ahabu ziti: “Benihadadi umwami wa Siriya aravuze ngo: ‘Nagutumyeho ngo umpe ifeza yawe n'izahabu yawe, kimwe n'abagore bawe n'abana bawe. Bityo rero, ejo magingo aya nzohereza abagaragu banjye basake ingoro yawe, n'amazu y'ibyegera byawe, ikintu cyose cyakunyuraga bakinzanire.’ ” Nuko Ahabu umwami wa Isiraheli akoranya abakuru b'imiryango bo mu gihugu cye bose, arababwira ati: “Murabona neza ko uriya mugabo atwiyenzaho. Ubwo yoherezaga intumwa kunyaka abagore banjye n'abana banjye, n'ifeza n'izahabu sinamwangiye.” Abakuru b'imiryango bose na rubanda rwose baramusubiza bati: “Ntumwemerere.” Ahabu asubiza za ntumwa za Benihadadi ati: “Nimugende mubwire shobuja muti: ‘Ibyo watumye ku mugaragu wawe ubushize nzabikora byose, ariko ibyo unsabye ubu simbyemeye.’ ” Nuko izo ntumwa zisubirayo zishyira Benihadadi igisubizo. Benihadadi ni ko kongera kumutumaho bwa gatatu ati: “Imana zibimpore ndetse bikomeye ninsigira Samariya n'agakungugu, ku buryo abantu bamperekeje bahabona n'akuzuye urushyi!” Umwami wa Isiraheli arabasubiza ati: “Mubwire Benihadadi muti: ‘Komeza wivugire! Ariko kandi ukenyereye urugamba ntakirate nk'utabarutse.’ ” Ubwo Benihadadi yari hamwe n'abandi bami mu mahema banywa, yumvise icyo gisubizo ategeka abakuru b'ingabo kugira ngo bitegure gutera umujyi wa Samariya. Baherako bashinga ibirindiro. Nuko umuhanuzi asanga Ahabu umwami wa Isiraheli aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Urabona ziriya ngabo zose n'ubwinshi bwazo. Ngiye kuzikugabiza uzitsinde kugira ngo umenyereho ko ndi Uhoraho.’ ” Ahabu aramubaza ati: “Ni nde uzazidukiza?” Umuhanuzi aramusubiza ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Muzazikizwa n'abasore batoranyijwe n'abayobozi b'intara.’ ” Ahabu yongera kubaza ati: “Ni nde uzasembura urugamba?” Umuhanuzi aramusubiza ati: “Ni wowe.” Ahabu aherako akoranya umutwe w'abasore batoranyijwe n'abayobozi b'intara, bagera kuri magana abiri na mirongo itatu na babiri. Hanyuma akoranya n'ingabo za Isiraheli zigizwe n'abasirikari ibihumbi birindwi. Mu ma saa sita batangira imirwano, ubwo Benihadadi na ba bami mirongo itatu na babiri bifatanyije, bakomeje kwisindira aho bari mu mahema. Ba basore batoranyijwe n'abayobozi b'intara ni bo babimbuye imirwano, maze Benihadadi yohereza abo kumurebera ibyabaye. Baramubwira bati: “Tubonye abantu baturuka i Samariya.” Benihadadi arababwira ati: “Niba baje bashaka amahoro mubafate mpiri, niba bateye na bwo mubafate mpiri.” Nyamara ba basore batoranyijwe hamwe n'ingabo, bari bamaze gusohoka mu mujyi. Nuko buri wese yica umwanzi, bityo izo ngabo z'Abanyasiriya zahunze Abisiraheli barazigereka. Benihadadi yurira ifarasi ahungana n'abandi bantu barwanira ku mafarasi. Hanyuma Ahabu umwami wa Isiraheli arasohoka, atsemba amafarasi n'amagare y'intambara yari asigaye aho. Bityo atsinda ingabo za Siriya bidasubirwaho. Umuhanuzi asanga umwami wa Isiraheli aramubwira ati: “Komera ube intwari kandi utekereze uko uzabigenza, kuko umwaka utaha iki gihe umwami wa Siriya azongera agutere.” Nuko abagaragu b'umwami wa Siriya baramubwira bati: “Erega Imana y'Abisiraheli ni imana yo mu misozi, ni yo mpamvu badutsinze! Reka tubarwanyirize mu bibaya, nta kabuza tuzabatsinda. None rero kuraho abami bose ubasimbuze abayobozi b'intara, hanyuma utoranye izindi ngabo zingana n'izaguye ku rugamba, ushake n'andi mafarasi n'amagare y'intambara menshi nk'aya mbere. Bityo tuzarwanyiriza ingabo z'Abisiraheli mu bibaya, tuzitsinde nta kabuza.” Benihadadi akurikiza iyo nama. Mu mwaka ukurikiyeho Benihadadi akoranya ingabo z'Abanyasiriya, azohereza mu mujyi wa Afeka kurwanya Abisiraheli. Ahabu na we akoranya ingabo z'Abisiraheli aziha impamba, ziragenda zishinga ibirindiro ahateganye n'ingabo z'Abanyasiriya. Ingabo z'Abisiraheli zari nk'imikumbi ibiri y'ihene, naho iz'Abanyasiriya zari zuzuye igihugu. Wa muntu w'Imana agaruka kwa Ahabu umwami wa Isiraheli, aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Kubera ko Abanyasiriya bibwira ko ndi Imana yo mu misozi ntari Imana yo mu bibaya, ingabo zabo nyamwinshi ngiye kuzikugabiza uzitsinde kugira ngo umenyereho ko ndi Uhoraho.’ ” Ingerero zombi zimara iminsi irindwi mu birindiro ziteganye. Ku munsi wa karindwi rurambikana, ingabo z'Abisiraheli zitsinda iz'Abanyasiriya, zicamo izigenza amaguru zigera ku bihumbi ijana mu munsi umwe. Ingabo z'Abanyasiriya ibihumbi makumyabiri na birindwi zisigaye zihungira mu mujyi wa Afeka, maze urukuta rw'umujyi rurazigwira zirapfa. Nuko Benihadadi arahunga yihisha mu mujyi ahiherereye, akajya ava mu nzu ajya mu yindi. Abagaragu be baramubwira bati: “Twumvise ko abami b'Abisiraheli ari abanyampuhwe. None reka twambare imyambaro igaragaza akababaro, twihambire imigozi ku ijosi dusange umwami wa Isiraheli. Ahari yakurokora ntakwice.” Nuko bambara imyambaro igaragaza akababaro, bihambira imigozi ku ijosi maze basanga umwami wa Isiraheli, baramubwira bati: “Umugaragu wawe Benihadadi arakwinginga ngo ‘Nyabuneka ndokora.’ ” Ahabu arababaza ati: “Ese yaba akiriho? Erega ni umuvandimwe wanjye!” Intumwa za Benihadadi zibona ko iyo mvugo ari ikimenyetso cyiza, ziramusubiza ziti: “Koko Benihadadi ni umuvandimwe wawe!” Ahabu yungamo ati: “Nimugende mumunzanire.” Benihadadi asohoka mu bwihisho, asanga Umwami Ahabu maze amutwara mu igare rye ry'intambara. Benihadadi abwira Umwami Ahabu ati: “Ndagusubiza imijyi data yanyaze so. Ikindi kandi, ufite uburenganzira bwo kugurisha ibicuruzwa i Damasi nk'uko data yabigurishaga i Samariya.” Nuko Ahabu aramubwira ati: “Reka tugirane amasezerano, hanyuma nkureke wishyire wizane.” Bagirana amasezerano, hanyuma aramureka aragenda. Icyo gihe Uhoraho atuma umwe mu itsinda ry'abahanuzi kubwira mugenzi we ati: “Ngaho nkubita.” Nyamara mugenzi we aranga. Uwo muhanuzi yungamo ati: “Kubera ko utumviye itegeko ry'Uhoraho, tukimara gutandukana urahura n'intare ikwice.” Bamaze gutandukana uwo muntu ahura n'intare, iramwica nk'uko yari yabibwiwe. Wa muhanuzi abona undi muntu aramubwira ati: “Ngaho nkubita.” Uwo muntu aramukubita maze aramukomeretsa. Uwo muhanuzi ariyoberanya, yitwikiriza igitambaro mu maso maze ajya guhagarara ku nzira Umwami Ahabu yari kunyuramo. Umwami ahanyuze wa muhanuzi aramubwira ati: “Nyagasani, nari ku rugamba, nuko umuntu anzanira imbohe arambwira ati: ‘Yindindire. Nigucika ni wowe uzayiryozwa, cyangwa ucibwe ibikoroto ibihumbi bitatu.’ Igihe umugaragu wawe nacuragiranaga hirya no hino, iyo mbohe yaracitse.” Ahabu umwami wa Isiraheli aramubwira ati: “Wiciriye urubanza!” Nuko uwo muhanuzi yitwikurura mu maso, umwami wa Isiraheli amenya ko yari umwe mu itsinda ry'abahanuzi. Uwo muhanuzi aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Kubera ko warokoye ubuzima bw'uwo nari naciriye urwo gupfa, ni wowe ubwawe uzapfa mu cyimbo cye, n'abaturage bawe bapfe mu cyimbo cy'abaturage be.’ ” Umwami wa Isiraheli asubira iwe i Samariya ababaye kandi arakaye. Uwitwa Naboti yari afite umurima w'imizabibu i Yizerēli, hafi y'ingoro y'Umwami Ahabu wategekeraga i Samariya. Igihe kimwe Ahabu abwira Naboti ati: “Dore umurima wawe w'imizabibu uri hafi y'ingoro yanjye, wumpe mpingemo imboga. Nzakuguranira undi uwurusha ubwiza, cyangwa nzakwishyure amafaranga akwiranye na wo.” Naboti aramusubiza ati: “Ntibishoboka, Uhoraho yatubujije kugurisha umurima wa gakondo.” Nuko Ahabu asubira iwe ababaye cyane kandi arakaye, kubera ko Naboti w'i Yizerēli yanze kumugurisha gakondo ye. Nuko Ahabu yiroha mu buriri aryama yerekeye ivure, ntiyagira icyo arya. Umugore we Yezebeli aramusanga aramubaza ati: “Ni iki cyaguteye agahinda kugeza aho wanga kurya?” Ahabu aramusubiza ati: “Ni ukubera ko nabwiye Naboti w'i Yizerēli nti: ‘Mpa umurima wawe w'imizabibu tuwugure amafaranga, cyangwa nzakuguranire undi.’ None yanshubije ati: ‘Singuha umurima wanjye.’ ” Yezebeli aramubaza ati: “Mbese si wowe uri ku ngoma muri Isiraheli? Byuka ufungure ugubwe neza. Jyewe ubwanjye nzaguhesha uwo murima w'imizabibu wa Naboti w'i Yizerēli.” Nuko Yezebeli yandika inzandiko mu izina ry'Umwami Ahabu, azitera kashe ya cyami azoherereza abakuru b'imiryango n'abatware b'i Yizerēli. Yari yanditsemo ati: “Nimukoranye rubanda bigomwe kurya, bayobowe na Naboti. Hanyuma mwicaze imbere ye ibirara bibiri bimushinje biti: ‘Yatutse Imana n'umwami.’ Bityo mumusohore mumujyane inyuma y'umujyi, mumutere amabuye apfe.” Abakuru b'imiryango n'abatware b'i Yizerēli bakora ibyo Yezebeli yabategetse mu nzandiko ze. Batumira rubanda mu ikoraniro ryo kwigomwa kurya, kandi bicaza Naboti mu mwanya w'icyubahiro kugira ngo ariyobore. Bya birara bibiri biraza byicara ahateganye na Naboti, maze bitangira kumurega imbere ya rubanda rwose biti: “Naboti yatutse Imana n'umwami!” Nuko baramusohora bamujyana inyuma y'umujyi, bamutera amabuye arapfa. Abatware b'umujyi batuma intumwa kuri Yezebeli bati: “Naboti yicishijwe amabuye.” Yezebeli yumvise ko Naboti yapfuye, abwira Umwami Ahabu ati: “Genda utware wa murima w'imizabibu Naboti w'i Yizerēli yanze kukugurisha, dore ntakiriho.” Ahabu yumvise ko Naboti yapfuye, arahaguruka ajya kuzungura umurima w'imizabibu wa Naboti w'i Yizerēli. Nuko Uhoraho abwira Eliya umuhanuzi w'i Tishibi ati: “Jya kwa Ahabu umwami wa Isiraheli uri i Samariya, dore yagiye kuzungura umurima w'imizabibu wa Naboti. Umusangeyo umubwire uti: ‘Uhoraho aravuze ngo: Umaze kwica umuntu none uje kuzungura ibye!’ Maze wongere umubwire uti: ‘Uhoraho aravuze ngo: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti, ni ho zizarigatira n'ayawe.’ ” Eliya ajyana ubwo butumwa kwa Ahabu. Ahabu amubonye, aramubwira ati: “Wa mwanzi wanjye we, urambonye!” Eliya ati: “Ndakubonye kuko wanejejwe no gukora ibitanogeye Uhoraho. None Uhoraho aravuze ati: ‘Ngiye kuguteza ibyago, ntsembeho ab'igitsinagabo bose bagukomokaho, baba inkoreragahato cyangwa abishyira bakizana muri Isiraheli. Inzu yawe nzayigenza nk'iya Yerobowamu mwene Nebati, cyangwa iya Bāsha mwene Ahiya, kuko wandakaje bikomeye ugatoza n'Abisiraheli gucumura.’ ” Nuko Eliya yungamo ati: “Ku byerekeye Yezebeli, Uhoraho aravuze ati: ‘Imbwa zizamutanyagurira ku rukuta ruzengurutse Yizerēli. Uwo mu muryango wa Ahabu uzagwa mu mujyi azaribwa n'imbwa, naho uzagwa ku gasozi azaribwa n'inkongoro.’ ” Nta muntu wigeze yiha gucumura ku Uhoraho nka Ahabu, yohejwe n'umugore we Yezebeli. Ahabu yakoze ibizira bikabije, aramya n'ibigirwamana by'Abamori Uhoraho yari yaramenesheje akabasimbuza Abisiraheli. Umwami Ahabu yumvise ubwo butumwa bw'Uhoraho, yicisha bugufi ashishimura imyambaro ye, yambara igaragaza akababaro kandi yigomwa kurya. Yagendagendaga buhoro yambaye iyo myambaro akanayirarana. Uhoraho yongera kubwira Eliya w'i Tishibi ati: “Wabonye ukuntu Ahabu yicishije bugufi imbere yanjye. Kubera ko yicishije bugufi kariya kageni, sinzateza ibyago ab'inzu ye akiri ku ngoma, ahubwo nzabibateza ku ngoma y'umuhungu we.” Nuko hashira imyaka itatu nta ntambara ibaye hagati ya Siriya na Isiraheli. Mu mwaka wa gatatu, Yozafati umwami w'u Buyuda ajya kwa Ahabu umwami wa Isiraheli. Nyamara Ahabu yari yarabwiye ibyegera bye ati: “Muzi neza ko umujyi wa Ramoti y'i Gileyadi ari uwacu. Ni kuki tutawigarurira kugira ngo tuwukure mu maboko y'umwami wa Siriya?” Ahabu abaza Umwami Yozafati ati: “Mbese tuzajyana kurwana, kugira ngo nigarurire Ramoti y'i Gileyadi?” Yozafati asubiza Ahabu ati: “Erega jyewe nawe turi umwe, n'ingabo zanjye ni zimwe n'izawe, n'amafarasi yawe ni amwe n'ayanjye!” Icyakora Yozafati yungamo ati: “Banza ugishe Uhoraho inama.” Ahabu umwami wa Isiraheli akoranya abahanuzi bagera kuri magana ane, arababaza ati: “Ese ntere Ramoti y'i Gileyadi nyigarurire, cyangwa se nyireke?” Abahanuzi baramumusubiza bati: “Ngaho yitere, Uhoraho azayikugabiza.” Ariko Yozafati abaza Ahabu ati: “Mbese nta wundi muhanuzi w'Uhoraho uri hano kugira ngo tumubaze?” Ahabu aramusubiza ati: “Hasigaye umwe watubariza Uhoraho, ariko simukunda kuko buri gihe ampanurira ibibi, nta kiza na kimwe ajya ambwira. Ni uwitwa Mikaya mwene Yimila.” Yozafati aramusubiza ati: “Sigaho wivuga utyo!” Nuko Ahabu ahamagaza umukozi w'ibwami aramutuma ati: “Ihute uzane Mikaya mwene Yimila.” Ahabu umwami wa Isiraheli na Yozafati umwami w'u Buyuda bari bicaye mu ntebe zabo, ku mbuga yari ku irembo ry'umurwa wa Samariya bambaye imyambaro ya cyami. Abahanuzi bose bahanuriraga imbere yabo. Uwitwaga Sedekiya mwene Kenāna wari waricurishirije amahembe y'icyuma, aravuga ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Aya mahembe akubere ikimenyetso cyo kuzatsembaho Abanyasiriya.’ ” N'abandi bahanuzi bose baherako barahanura bati: “Zamuka utere i Ramoti y'i Gileyadi, uzahatsinda nta kabuza kuko Uhoraho azakugabiza uwo mujyi.” Intumwa yari yoherejwe kwa Mikaya iramubwira iti: “Abandi bahanuzi bose bahanuriye umwami ko azatsinda, uramenye ntunyuranye na bo umuhanurire ibyiza.” Mikaya aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho ko nta kindi ndi butangaze uretse icyo Uhoraho ari bumbwire.” Mikaya yitaba umwami, maze umwami aramubaza ati: “Mikaya we, mbese dutere Ramoti y'i Gileyadi cyangwa tubireke?” Mikaya aramusubiza ati: “Nushaka uhatere uzatsinda! Uhoraho azakugabiza uwo mujyi.” Nyamara umwami yongera kumubaza ati: “Mbese ngusabe kangahe kumbwira ukuri kuvuye ku Uhoraho?” Mikaya aramusubiza ati: “Nabonye Abisiraheli bose batataniye ku misozi bameze nk'intama zidafite umushumba, maze Uhoraho aravuga ati: ‘Erega aba bantu ntibafite umutware, buri wese niyisubirire iwe amahoro!’ ” Nuko umwami wa Isiraheli abaza Yozafati ati: “Sinakubwiye ko nta cyiza ajya ampanurira uretse ibibi?” Mikaya yungamo ati: “Umva ijambo ry'Uhoraho. Nabonye Uhoraho yicaye ku ntebe ye ya cyami, akikijwe n'ingabo zo mu ijuru zimuhagaze iburyo n'ibumoso, maze arazibaza ati: ‘Ni nde ugiye gushuka Ahabu umwami wa Isiraheli ngo atere i Ramoti y'i Gileyadi, kugira ngo yicirweyo?’ Umwe muri izo ngabo avuga ibye undi ibye. Nuko haza umwe muri zo ahagarara imbere y'Uhoraho, aravuga ati: ‘Ngiye kumushuka.’ Uhoraho aramubaza ati: ‘Urabigenza ute?’ Iyo ngabo iravuga iti: ‘Ndagenda nshuke abahanuzi be bose bamuhanurire ibinyoma.’ Uhoraho aravuga ati: ‘Genda ugenze utyo kuko ubishoboye.’ ” Mikaya yungamo ati: “Ubwo Uhoraho yohereje mu bahanuzi bawe ingabo y'ibinyoma, ni uko yiyemeje kuguteza ibyago.” Hanyuma Sedekiya mwene Kenāna yegera Mikaya, amukubita urushyi avuga ati: “Mbese uwo Mwuka w'Uhoraho wanyuze he umvamo ukaza kuvugana nawe?” Umuhanuzi Mikaya aramusubiza ati: “Uzarushaho kubisobanukirwa, umunsi uzajya kwihisha uva mu cyumba ujya mu kindi.” Nuko Ahabu ategeka umugaragu we ati: “Fata Mikaya umushyikirize Amoni umuyobozi w'umujyi n'umwana wanjye Yowashi, ubabwire bamushyire muri gereza. Bajye bamuha ibyokurya n'amazi by'intica ntikize, kugeza igihe nzatabarukira ndi mutaraga.” Mikaya aramubwira ati: “Nutabaruka uri mutaraga, Uhoraho azaba ataramvugiyemo.” Yungamo ati: “Namwe rubanda mwese murabe mubyumvise.” Ahabu umwami wa Isiraheli na Yozafati umwami w'u Buyuda, batera i Ramoti y'i Gileyadi. Ahabu abwira Yozafati ati: “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, naho wowe ambara imyambaro ya cyami.” Nuko ariyoberanya ajya ku rugamba. Nyamara umwami wa Siriya yari yategetse abakuru b'ingabo mirongo itatu na babiri barwanira mu magare y'intambara, arababwira ati: “Ntimugire undi murwanya yaba umusirikari muto cyangwa mukuru. Murwanye gusa umwami wa Isiraheli.” Abakuru b'ingabo barwanira mu magare y'intambara babonye Yozafati, bibwira ko ari umwami wa Isiraheli. Baramuhindukirana kugira ngo bamurwanye Yozafati avuza induru. Abakuru b'ingabo bamenye ko atari we mwami wa Isiraheli baramureka. Hanyuma umusirikare w'Umunyasiriya arasa umwambi, unyura mu ihuriro ry'umwambaro w'icyuma uhinguranya Ahabu. Ahabu abwira uyoboye igare rye ati: “Hindukiza igare umvane ku rugamba kuko nkomeretse bikomeye.” Nyamara kubera ko uwo munsi urugamba rwari rukomeye, barekera Ahabu mu igare aho bari bahanganye n'ingabo z'Abanyasiriya, agejeje nimugoroba aranogoka. Amaraso yavaga mu gikomere cye yari yarētse mu igare rye. Izuba rirenze ijwi rirangururira mu rugerero ngo “Buri muntu nasubire iwe no mu gihugu cye, dore umwami amaze gupfa.” Nuko bajyana umurambo we i Samariya barawushyingura. Igihe bozaga rya gare rya Ahabu ku kizenga cy'i Samariya aho indaya ziyuhagiriraga, imbwa zirigata amaraso ye nk'uko Uhoraho yari yabivuze. Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Ahabu, n'inzu irimbishijwe amahembe y'inzovu n'imijyi yubakishije, byose byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.” Ahabu ashyingurwa hamwe na ba sekuruza, umuhungu we Ahaziya amusimbura ku ngoma. Mu mwaka wa kane Ahabu ari ku ngoma muri Isiraheli, Yozafati mwene Asa yabaye umwami w'u Buyuda. Yozafati yabaye umwami afite imyaka mirongo itatu n'itanu, amara imyaka makumyabiri n'itanu ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Azuba mwene Shilihi. Yozafati yakurikije se Asa muri byose, akora ibinogeye Uhoraho. Icyakora ntiyasenya ahasengerwaga, abantu bakomeza kuhatambira ibitambo by'amatungo no kuhosereza imibavu. Yozafati yuzura n'umwami wa Isiraheli. Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Yozafati n'intambara yarwanye, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda.” Yatsembye kandi mu gihugu abagabo b'indaya mu mihango y'idini, bari bararokotse ku ngoma ya se Asa. Icyo gihe nta mwami wari muri Edomu, hayoborwaga n'umutegetsi ushyizweho n'umwami w'u Buyuda. Yozafati abajisha amato manini yajyaga gutunda izahabu mu gihugu cya Ofiri. Icyakora ayo mato ntiyagerayo kuko yamenekeye ahitwa Esiyoni-Geberi. Nuko Ahaziya mwene Ahabu abwira Yozafati ati: “Reka abakozi banjye bajyane n'abawe mu mato.” Ariko Yozafati arabyanga. Yozafati yisazira amahoro, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Yoramu amusimbura ku ngoma. Mu mwaka wa cumi n'irindwi Yozafati ari ku ngoma mu Buyuda, Ahaziya mwene Ahabu yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Samariya. Nuko Ahaziya akora ibitanogeye Uhoraho nka se Ahabu na nyina Yezebeli, kandi agenza nka Yerobowamu mwene Nebati watoje Abisiraheli gucumura. Ahaziya yasengaga ikigirwamana Bāli akakiramya. Bityo arakaza Uhoraho Imana y'Abisiraheli muri byose nka se Ahabu. Umwami Ahabu amaze gupfa, Abamowabu bigometse ku butegetsi bwa Isiraheli. Igihe kimwe Umwami Ahaziya ari i Samariya mu cyumba cye cy'igorofa yo hejuru, yahanukiye mu idirishya maze arakomereka bikomeye. Nuko yohereza intumwa arazibwira ati: “Mujye kundaguriza kwa Bāli-Zebubi ikigirwamana cy'umujyi wa Ekuroni, mumbarize niba nzakira ibi bikomere.” Umumarayika w'Uhoraho ni ko kubwira Eliya w'i Tishibi ati: “Genda utangīre intumwa z'umwami w'i Samariya uzibaze uti: ‘Mbese wagombye kujya kuraguza Bāli-Zebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iba muri Isiraheli?’ Uhoraho avuze ko Ahaziya atazabyuka ku buriri aryamyeho, azapfa nta kabuza.” Nuko Eliya asohoza ubutumwa. Intumwa ziragaruka umwami arazibaza ati: “Ni iki gitumye mukimirana?” Ziramusubiza ziti: “Umuntu yadutangiriye aratubwira ati: ‘Musubireyo, mubwire umwami wabatumye muti: Uhoraho arakubaza ngo mbese wagombye kujya kuraguza Bāli-Zebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iba muri Isiraheli? Nuko rero ntuzabyuka kuri ubwo buriri uryamyeho, uzapfa nta kabuza.’ ” Ahaziya arazibaza ati: “Uwo muntu waje akabatangira akababwira atyo ameze ate?” Ziramusubiza ziti: “Ni umuntu wari wambaye umwambaro ubohesheje ubwoya bw'ingamiya, awukenyeje umukandara w'uruhu.” Umwami aravuga ati: “Uwo ni Eliya w'i Tishibi.” Nuko Umwami Ahaziya atuma umutware hamwe n'umutwe w'ingabo ze mirongo itanu gufata Eliya. Uwo mutware azamuka agasozi agera mu mpinga aho Eliya yari ari, aramubwira ati: “Muntu w'Imana, umwami arategetse ngo: 'manuka'!” Eliya ni ko kumubwira ati: “Ubwo ndi umuntu w'Imana, umuriro numanuke mu ijuru maze ugutsembe n'ingabo zawe mirongo itanu.” Nuko umuriro uherako umanuka mu ijuru umutsembana n'ingabo ze mirongo itanu. Umwami atuma undi mutware hamwe n'umutwe w'ingabo ze mirongo itanu kuri Eliya. Aramusanga aramubwira ati: “Muntu w'Imana, umwami arategetse ngo gira vuba umanuke.” Eliya ni ko kubabwira ati: “Ubwo ndi umuntu w'Imana, umuriro numanuke mu ijuru ugutsembe wowe n'ingabo zawe mirongo itanu.” Imana iherako yohereza umuriro uva mu ijuru umutsembana n'ingabo ze mirongo itanu. Incuro ya gatatu umwami atuma undi mutware hamwe n'umutwe w'ingabo ze mirongo itanu kuri Eliya. Umutware azamuka ka gasozi, akimukubita amaso apfukama imbere ye aramusaba ati: “Muntu w'Imana, girira impuhwe ubuzima bwanjye n'ubw'aba bagaragu bawe mirongo itanu. Dore umuriro wavuye mu ijuru utsemba abatware babiri bambanjirije n'ingabo zabo! None ubu jye ndakwinginze ungirire impuhwe ndi mu maboko yawe.” Nuko umumarayika w'Uhoraho abwira Eliya ati: “Manukana na we ntugire ubwoba.” Aherako ajyana n'umutware ku Mwami Ahaziya. Bagezeyo Eliya aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Mbese wagombye kujya kuraguza Bāli-Zebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iba muri Isiraheli?’ Ubwo wabigenje utyo ubwo buriri urwariyeho ntuzabubyukaho, uzapfa nta kabuza.” Umwami Ahaziya arapfa nk'uko Uhoraho yari yamutumyeho umuhanuzi Eliya. Kubera ko Ahaziya atagiraga umuhungu, asimburwa ku ngoma n'umuvandimwe we Yehoramu. Hari mu mwaka wa kabiri Yoramu mwene Yozafati ari ku ngoma mu Buyuda. Ibindi bikorwa bya Ahaziya byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.” Igihe Uhoraho yari agiye gutwara Eliya muri serwakira kugira ngo amuzamure mu ijuru, dore uko byagenze: Eliya na Elisha bavuye i Gilugali barajyana. Eliya abwira Elisha ati: “Sigara hano dore Uhoraho antumye i Beteli.” Elisha aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho nawe ubwawe ko ntagusiga.” Nuko barajyana bagerana i Beteli. Itsinda ry'abahanuzi b'i Beteli basanga Elisha baramubaza bati: “Mbese wari uzi ko Uhoraho ari butware shobuja?” Na we arabasubiza ati: “Yee, ndabizi ariko nimwicecekere.” Eliya yongera kubwira Elisha ati: “Sigara hano dore Uhoraho antumye i Yeriko.” Na we aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho nawe ubwawe ko ntagusiga.” Nuko bajyana i Yeriko. Itsinda ry'abahanuzi b'i Yeriko begera Elisha baramubaza bati: “Mbese wari uzi ko Uhoraho ari butware shobuja?” Na we arabasubiza ati: “Yee, ndabizi ariko nimwicecekere!” Eliya yongera kubwira Elisha ati: “Sigara hano dore Uhoraho antumye kuri Yorodani.” Elisha aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho nawe ubwawe ko ntagusiga.” Bakomezanya urugendo. Itsinda ry'abahanuzi mirongo itanu barabakurikira, ariko bahagarara kure aho bitegeye Eliya na Elisha bari ku nkombe ya Yorodani. Nuko Eliya avanamo umwitero we, arawuzinga awukubita ku mazi ya Yorodani. Amazi yigabanyamo kabiri amwe ajya hepfo andi haruguru, bombi bahambuka n'amaguru humutse. Bamaze kwambuka Eliya abaza Elisha ati: “Ni iki ushaka ko ngukorera mbere y'uko Uhoraho antwara?” Elisha aramusubiza ati: “Ndagusaba ko undaga incuro ebyiri z'umwuka w'ubuhanuzi ukurimo.” Eliya ni ko kumusubiza ati: “Unsabye ikintu kiruhije cyane. Icyakora nubasha kumbona igihe Uhoraho aribube akuntwaye birakubera uko unsabye, nyamara nutabibasha nta cyo uri buhabwe.” Bakigenda baganira, igare ry'umuriro rikururwa n'amafarasi y'umuriro riraza rirabatandukanya, Eliya azamurwa muri serwakira mu ijuru. Elisha ngo abone ibibaye avuga cyane ati: “Mubyeyi, mubyeyi wanjye! Mbega ukuntu wari uhwanye n'amagare y'intambara n'abarwanira ku mafarasi byose bya Isiraheli!” Nuko Elisha ntiyongera kumuca iryera. Aherako ashishimura imyambaro ye ayigabanyamo kabiri. Elisha atora umwitero wa Eliya wari uguye hasi, asubira ku nkombe ya Yorodani arahahagarara. Hanyuma afata uwo mwitero Eliya yasize awukubita ku mazi avuga ati: “Uhoraho Imana ya Eliya ari hehe?” Amaze kuyakubitaho yigabanyamo kabiri amwe ajya hepfo andi haruguru, maze Elisha arambuka. Rya tsinda ry'abahanuzi b'i Yeriko babireberaga kure baravuga bati: “Koko umwuka w'ubuhanuzi wari muri Eliya wagiye muri Elisha.” Bahita bajya kumusanganira baramupfukamira. Nuko baramubwira bati: “Dore twebwe abagaragu bawe turimo abagabo mirongo itanu b'intwari, reka tujye gushaka shobuja. Ahari Mwuka w'Uhoraho yaba yamutwaye akamujugunya mu mpinga y'umusozi cyangwa mu kibaya.” Ariko Elisha arababuza. Nyamara bakomeza kumuhata bamurembeje arabemera ati: “Nimubohereze.” Bohereza abagabo mirongo itanu bamushakisha iminsi itatu, ntibagira uwo babona. Bagaruka i Yeriko aho Elisha yari yasigaye, maze arababwira ati: “Sinari nababujije kujyayo?” Abaturage b'i Yeriko babwira Elisha bati: “Nyakubahwa, nk'uko ubibona nawe uyu mujyi uteye neza, nyamara amazi yawo ni mabi, bityo n'ubutaka bwawo burarumba.” Elisha arababwira ati: “Nimunzanire urwabya rushya mushyiremo umunyu.” Bararumuzanira. Nuko Elisha ajya ku isoko y'amazi ajugunyamo uwo munyu aravuga ati: “Uhoraho agize ati: ‘Mpumanuye aya mazi. Ntazongera kwicana kandi n'ubutaka ntibuzongera kurumba’ ” Amazi ni ko guhumanuka nk'uko Elisha yavuze, ni ko akimeze na n'ubu. Nuko Elisha ava i Yeriko yerekeza i Beteli. Ari mu nzira abana baturutse mu mujyi baramukoba bati: “Genda wa munyaruhara we! Genda!” Elisha arakebuka, arababona maze mu izina ry'Uhoraho arabavuma. Ibirura bibiri bisohoka mu ishyamba bishwanyaguza abana mirongo ine na babiri muri bo. Hanyuma Elisha ajya ku musozi wa Karumeli, ahavuye asubira i Samariya. Yehoramu mwene Ahabu yabaye umwami wa Isiraheli mu mwaka wa cumi n'umunani Yozafati ari ku ngoma mu Buyuda. Yehoramu yamaze imyaka cumi n'ibiri ari ku ngoma i Samariya. Yakoze ibitanogeye Uhoraho nubwo atagejeje aha se na nyina, kuko yashenye inkingi y'ibuye se yari yarashingiye ikigirwamana Bāli. Icyakora yakomeje gukora ibyaha nk'ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli, ntiyigera abireka. Mesha umwami wa Mowabu yari umworozi w'intama. Buri mwaka yagombaga gutura umwami wa Isiraheli intama z'inyagazi ibihumbi ijana, n'amapfizi y'intama ibihumbi ijana hamwe n'ubwoya bwazo. Ahabu amaze gupfa Mesha yigomeka kuri Yehoramu, wari umusimbuye ku ngoma ya Isiraheli. Yehoramu ava i Samariya, aragenda akoranya ingabo zose za Isiraheli. Hanyuma atuma intumwa ku Mwami Yozafati w'u Buyuda kumubwira ziti: “Umwami wa Mowabu yanyigometseho. Ese ntitwajyana kumutera?” Na we ni ko kumutumaho ati: “Tuzajyana kuko turi bamwe n'abantu banjye akaba ari bamwe n'abawe, n'amafarasi yanjye akaba ari nk'ayawe.” Yozafati yungamo ati: “Mbese tuzanyura iyihe nzira?” Yehoramu aramusubiza ati: “Tuzanyura iy'ubutayu bwa Edomu.” Nuko umwami wa Isiraheli n'uw'u Buyuda n'uwa Edomu bafata urugendo. Bagenze iminsi irindwi ingabo zabo zibura amazi, kimwe n'amatungo yari abikorereye imitwaro. Umwami wa Isiraheli ariyamirira ati: “Ibi ni ibiki? Mbese aho si Uhoraho waduhuruje hano uko turi abami batatu, kugira ngo adutange mu maboko y'Abamowabu?” Nyamara Yozafati arabaza ati: “Mbese nta muhanuzi uba ino kugira ngo atugishirize inama Uhoraho?” Umwe mu bagaragu b'umwami wa Isiraheli aravuga ati: “Elisha mwene Shafati wari inkoramutima ya Eliya ari hano.” Yozafati ni ko kuvuga ati: “Koko uwo mugabo aratugezaho ijambo ry'Uhoraho adutumweho.” Nuko Umwami wa Isiraheli na Yozafati n'umwami wa Edomu bajya kureba Elisha. Elisha abaza umwami wa Isiraheli ati: “Mpuriye he nawe? Jya gushaka abahanuzi ba so n'abahanuzi ba nyoko.” Umwami wa Isiraheli aramusubiza ati: “Oya kuko Uhoraho ari we waduhuruje hano uko turi abami batatu, kugira ngo adutange mu maboko y'Abamowabu.” Elisha yongera kumubwira ati: “Ndahiye Uhoraho Nyiringabo nkorera ko iyaba atari Yozafati umwami w'u Buyuda nari nubashye, wowe simba nguteze amatwi habe no kukureba n'irihumye. Ngaho nibanzanire umucuranzi.” Uko umucuranzi yacurangaga, ni ko ububasha bw'Uhoraho bwazaga kuri Elisha. Bityo Elisha ararangurura ati: “Uhoraho agize ati: ‘Nimucukure ibyobo byinshi muri iki kibaya. Nta muyaga muza kumva nta n'imvura iri bugwe, nyamara ibyobo biraza kuzura amazi maze munywe mwebwe ubwanyu, kimwe n'amashyo yanyu n'amatungo abikorereye imitwaro.’ Icyo gikorwa kandi cyoroheye Uhoraho, kuko agiye no kubagabiza igihugu cya Mowabu mukacyigarurira. Muzasenya imijyi yacyo yose ntamenwa kimwe n'imijyi yacyo myiza, kandi muzatsinda n'ibiti byaho byera imbuto. Muzasiba amasōko yaho y'amazi, mwangize n'imirima yaho ihinzwe muyijugunyamo amabuye.” Bukeye bwaho igihe cyo gutamba igitambo, amazi atemba ava muri Edomu asendera igihugu cyose. Abamowabu bumvise ko abo bami batatu babateye, bakoranya abagabo bose bashoboye kujya ku rugamba babashyira ku mupaka. Bukeye ingabo za Mowabu zikangutse zibona izuba ryarashe ku mazi. Ayo mazi zayaboneraga kure atukura nk'amaraso. Izo ngabo ziravuga ziti: “Rwose ariya ni amaraso! Ba bami basubiranyemo baterana inkota none bamaranye! Mwa Bamowabu mwe, nimuze tujye gusahura!” Abamowabu bageze ku nkambi y'ingabo z'Abisiraheli, zirabarwanya barahunga. Ingabo z'Abisiraheli zinjira i Mowabu zirahangiza. Abisiraheli basenya imijyi yaho, buri wese ajugunya amabuye mu mirima ihinze kugeza ubwo yuzuramo. Basiba amasōko yose, batsinda ibiti byaho byose byera imbuto ziribwa, hasigara umurwa wa Kiri-Hareseti wonyine. Ariko na wo abanyamuhumetso barawugota barawurwanya. Umwami wa Mowabu abonye ko yatsinzwe akoranya abantu magana arindwi barwanisha inkota, bagerageza guhungira aho umwami wa Edomu yari ari ariko birabananira. Umwami wa Mowabu ni ko kuzana umwana we w'imfura wari kuzamusimbura ku ngoma, amutamba ho igitambo gikongorwa n'umuriro hejuru y'urukuta ruzengurutse umurwa. Bityo ingabo z'Abisiraheli zishya ubwoba ziragerura, maze zisubira iwabo. Igihe kimwe umugore w'umwe mu itsinda ry'abahanuzi, yabwiye Elisha aranguruye ati: “Nyakubahwa, uzi ko umugabo wanjye yubahaga Imana none yarapfuye. None dore uwamwishyuzaga yaje gufata abahungu banjye bombi kugira ngo bamubere inkoreragahato.” Elisha aramubaza ati: “Urumva nagukorera iki? Mbwira niba hari icyo waba utunze iwawe.” Na we aramusubiza ati: “Nyakubahwa, nta cyo mfite uretse utuvuta duke turi mu rwabya.” Elisha aramubwira ati: “Jya mu baturanyi bawe maze utire inzabya zirimo ubusa, utire izo ushoboye kubona zose. Winjire mu nzu n'abahungu bawe ukinge urugi, usuke muri buri rwabya amavuta urwuzuye urutereke ku ruhande.” Nuko umugore amusezeraho, asubira iwe n'abahungu be. Abahungu be bamuhereza inzabya azisukamo amavuta. Inzabya zimaze kuzura abwira umwe mu bahungu be ati: “Nzanira urundi rwabya.” Aramusubiza ati: “Nta rwabya rusigaye.” Amavuta aherako arakama. Umugore ni ko gusanga Elisha umuntu w'Imana, amutekerereza uko byagenze. Elisha aramubwira ati: “Genda ugurishe ayo mavuta wishyure umwenda urimo, amafaranga asigaye agutunge n'abana bawe.” Igihe kimwe Elisha yanyuze i Shunemu, hari umugore w'umukungukazi aramuhata cyane kugira ngo anyure iwe afungure. Kuva ubwo Elisha akajya ahaca agafungura. Uwo mugore abwira umugabo we ati: “Ndahamya ko uriya mugabo uhora aza iwacu ari umuntu w'Imana w'umuziranenge. None rero tumwubakire akumba hejuru ku gisenge tumushyiriremo uburiri n'ameza n'intebe n'itara, ajye acumbikamo uko aje kudusura.” Igihe kimwe Elisha yaraje ajya muri ako kumba aruhukiramo. Nuko abwira umugaragu we Gehazi ati: “Hamagara wa mugore aze hano.” Gehazi aramuhamagara maze umugore yitaba Elisha aho yari acumbitse. Elisha abwira Gehazi kumubaza ati: “Dore waratuvunikiye, mbese wifuza ko twagukorera iki? Ese twakumenyekanisha ku mwami cyangwa ku mugaba w'ingabo?” Na we aramusubiza ati: “Singombwa, jyewe ndi mu bacu tubanye amahoro.” Elisha abaza Gehazi ati: “Twamukorera iki?” Gehazi aramusubiza ati: “Erega nta mwana agira kandi umugabo we arashaje!” Elisha yongera kuvuga ati: “Muhamagare aze hano.” Nuko uwo mugore w'i Shunemu aragaruka ahagarara ku muryango. Elisha aramubwira ati: “Umwaka utaha nk'iki gihe uzaba ukikiye umwana w'umuhungu.” Uwo mugore ariyamirira ati: “Nyakubahwa muntu w'Imana, ntibishoboka wibeshya umuja wawe!” Ariko mu mwaka ukurikira, cya gihe yavuganiyemo na Elisha kigeze, uwo mugore asama inda abyara umuhungu nk'uko Elisha yari yabimumenyesheje. Nuko umwana arakura, igihe kimwe asanga se mu murima aho yari kumwe n'abasaruraga. Umwana abwira se ati: “Umutwe we, ndwaye umutwe!” Se abwira umwe mu bagaragu be ati: “Mushyire nyina!” Uwo mugaragu aramujyana amushyikiriza nyina, na we aramukikira ariko agejeje ahagana mu masaa sita arapfa. Nuko aramwurirana amurambika ku buriri bwa Elisha, maze yegekaho urugi arisohokera. Ahamagara umugabo we aramubwira ati: “Nyoherereza umwe mu bagaragu anzanire indogobe kugira ngo nyarukire kwa wa muntu w'Imana, ndahita ngaruka.” Umugabo aramubaza ati: “Kuki ugiye iwe uyu munsi kandi atari mu mboneko z'ukwezi cyangwa ku isabato?” Na we aramusubiza ati: “Ni ngombwa ko njyayo.” Umugore ategura aho yicara ku ndogobe maze abwira umugaragu ati: “Nyobora tugende, ntugende buhoro keretse mbikubwiye.” Baherako baragenda, berekeza ku musozi wa Karumeli aho Elisha yari ari. Elisha amurabonye abwira umugaragu we Gehazi ati: “Nguriya wa mugore w'i Shunemu! Ihute umusanganire maze umubaze uti: ‘Ni amahoro? N'umugabo wawe ni amahoro? N'umwana wawe ni amahoro? ’ ” Agezeyo uwo mugore aramusubiza ati: “Ni amahoro.” Ageze kuri uwo musozi aho Elisha ari, amwikubita ku birenge. Gehazi ashaka kumusunika maze Elisha aramubuza ati: “Mureke dore afite agahinda ariko Uhoraho yari yabimpishe, ntabwo yari yabimenyesheje.” Umugore ahita avuga ati: “Ese Nyakubahwa, hari ubwo nigeze nsaba umwana w'umuhungu? Ahubwo sinari nakubwiye nti: ‘Wimbeshya?’ ” Elisha abwira Gehazi ati: “Kenyera ujyane inkoni yanjye maze uvuduke ujye i Shunemu. Nugira uwo muhura ntumuramutse, kandi ukuramutsa na we ntumwikirize. Nuko inkoni uze kuyirambika mu maso h'umwana.” Nyamara nyina w'umwana abwira Elisha ati: “Ndahiye Uhoraho nawe ubwawe ko ntagusiga.” Nuko Elisha arahaguruka barajyana. Gehazi abagenda imbere ageze i Shunemu arambika inkoni mu maso h'umwana, ariko ntiyinyagambura kandi ntiyumva. Gehazi aragaruka ahura na Elisha amutekerereza uko byagenze ati: “Umwana ntiyakangutse.” Elisha ageze mu nzu asanga koko umwana yapfuye, arambaraye ku buriri. Elisha asanga umwana mu cyumba, yikingiranamo maze atakambira Uhoraho. Yubarara ku mwana ashyira umunwa ku munwa, amaso ku maso, ibiganza ku biganza, bityo umurambo w'umwana ugarura ubushyuhe. Elisha arabyuka azembagira mu nzu, akubita hirya no hino maze arongera arazamuka yubarara ku mwana. Umwana yitsamura karindwi maze arambura amaso. Elisha aherako ahamagara Gehazi aramubwira ati: “Hamagara wa mugore.” Gehazi aramanuka aramuhamagara, aje Elisha aramubwira ati: “Terura umwana wawe.” Nuko nyina w'uwo mwana yikubita hasi yubamye imbere ya Elisha, hanyuma aterura umwana we aragenda. Elisha asubira i Gilugali, icyo gihe hariyo inzara ica agati. Ubwo yakoranyirizagayo itsinda ry'abahanuzi yabwiye umugaragu we ati: “Shyira inkono nini ku ziko maze utekere iri tsinda ry'abahanuzi isupu.” Umwe muri iryo tsinda arasohoka ajya ku gasozi gusoroma imboga, abonye umutanga asoroma ibihaza byawo atega umwenda we abyuzuzamo. Arabizana arabikeka, abishyira muri ya nkono nta n'umwe waruzi icyo ari cyo. Bagaburira iyo supu iryo tsinda ry'abahanuzi, basomyeho batera hejuru bati: “Yewe muntu w'Imana, iyi supu irarozwe!” Ntihagira ushobora kuyinywa. Elisha aherako arababwira ati: “Nimunzanire ifu.” Ayiminjira mu nkono, ategeka umugaragu we kwarurira abantu kugira ngo bafungure. Nuko basanga isupu yahumanutse. Umuntu uturutse i Bāli-Shalisha, aza azaniye Elisha umuganura ugizwe n'imigati makumyabiri ikozwe mu ifu y'ingano za bushoki, n'agafuka k'amahundo y'ingano za nkungu yari amaze gusarura. Elisha aramubwira ati: “Bigaburire abantu.” Uwo mugaragu abaza Elisha ati: “Ese ibi birahagije kubigaburira abantu ijana?” Elisha aramusubiza ati: “Bibagaburire! Dore Uhoraho avuze ko barya bagahaga ndetse bigasaguka.” Nuko uwo mugaragu abigabanya abantu, bararya ndetse birasaguka nk'uko Uhoraho yari yabivuze. Umugaba w'ingabo z'umwami wa Siriya yitwaga Nāmani. Yari umuntu wemerwa na shebuja, ari umutoni kuri we. Koko yari intwari, ni we Uhoraho yakoreshaga agatuma Abanyasiriya batsinda. Icyakora yari arwaye indwara z'uruhu zanduza. Igihe kimwe agatsiko k'abanyazi b'Abanyasiriya bateye muri Isiraheli, bahanyaga umukobwa w'Umwisirahelikazi bamushyira muka Nāmani amugira umuja. Nuko rimwe abwira nyirabuja ati: “Iyaba databuja yemeraga gusa agasanga umuhanuzi i Samariya. Yamuvura indwara z'uruhu zanduza.” Nāmani ajya kumenyesha umwami wa Siriya icyo umukobwa w'Umwisirahelikazi yavuze. Umwami abwira Nāmani ati: “Jyayo! Dore ndandikira umwami wa Isiraheli urwandiko urumushyire.” Nāmani agenda yitwaje ibiro magana atatu by'ifeza n'ibiro mirongo itandatu by'izahabu, n'imyambaro icumi yo kurimbana. Nuko aragenda ashyikiriza umwami wa Isiraheli urwandiko ruvuga ngo “Hamwe n'uru rwandiko, nkoherereje umugaragu wanjye Nāmani kugira ngo umukize indwara z'uruhu zanduza.” Umwami wa Isiraheli amaze gusoma urwo rwandiko ashishimura imyambaro ye, maze aritotomba ati: “Mbese ni jye Mana yica kandi igakiza? Urabona uriya mwami ngo aranyoherereza uyu muntu kugira ngo mukize indwara z'uruhu zanduza! Aho murabona ngo aranyiyenzaho!” Umuhanuzi Elisha yumva ko umwami wa Isiraheli yashishimuye imyambaro ye, maze amutumaho ati: “Ni iki cyatumye ushishimura imyambaro yawe? Nyoherereza uwo mugabo, bityo azamenya ko muri Isiraheli haba umuhanuzi.” Nāmani aherako afata igare rye ry'intambara n'amafarasi ye, ajya kwa Elisha ahagarara ku karubanda. Elisha amwoherereza intumwa yo kumubwira iti: “Genda wiyuhagire muri Yorodani incuro ndwi urahumanuka, umubiri usubire uko wari uri.” Nuko Nāmani agenda arakaye yivovota ati: “Nibwiraga ko umuhanuzi ari busohoke akansanganira agatakambira Uhoraho Imana ye, kandi agashyira ikiganza ku mubiri wanjye akampumanura. Ese inzuzi z'i Damasi, Ebana na Paripari ntizifite amazi meza kurusha izo muri Isiraheli? Mbese sinari kuziyuhagiramo ngahumanuka ngakira?” Nāmani arahindukira agenda arakaye. Abagaragu be baramwegera baramubwira bati: “Mubyeyi, iyo umuhanuzi aba agutegetse igikorwa gikomeye kurushaho ntuba ugikoze, nkanswe kukubwira gusa ngo iyuhagire mu mazi uhumanuke!” Nuko Nāmani aramanuka yiyuhagira muri Yorodani incuro ndwi, nk'uko wa muntu w'Imana yari yabimubwiye. Aherako arahumanuka, umubiri we uhinduka mwiza nk'uw'umwana muto. Nāmani ari kumwe n'abagaragu be aherako agaruka kwa Elisha wa muntu w'Imana, ahagarara imbere ye aravuga ati: “Uhereye ubu menye ko ku isi yose nta yindi Mana ibaho uretse Imana ya Isiraheli. Ndakwinginze akira impano umugaragu wawe nakuzaniye.” Elisha aramubwira ati: “Ndahiye Uhoraho nkorera, nta kintu na kimwe nakira.” Nāmani aramuhata ariko Elisha aramwangira. Nāmani aramubwira ati: “Databuja, ubwo utemeye impano umpe ku butaka bw'igihugu cyawe nibura imitwaro yahekwa n'inyumbu ebyiri. Nta zindi mana nzongera gutura amaturo n'ibitambo bitwikwa, ahubwo nzabitura Uhoraho wenyine. Icyakora Uhoraho azajye ambabarira iki kintu kimwe gusa: iyo databuja umwami wa Siriya yinjiye mu ngoro y'imana Rimoni, twinjiranamo akayiramya yunamye nanjye nkunama kuko aba yishingikirije ukuboko kwanjye. Ubwo nzajya mu ngoro ya Rimoni, Uhoraho ajye abimbabarira jye umugaragu we.” Elisha aramubwira ati: “Genda amahoro.” Nuko Nāmani aragenda. Nāmani yicumeho gato, Gehazi wa mugaragu w'umuntu w'Imana Elisha aribwira ati: “Databuja yorohereje uriya Munyasiriya, ntiyemera kwakira impano ye n'imwe yari yamugeneye. None ndahiye Uhoraho, ngiye kumwirukaho agire icyo ampa mu bintu asubiranyeyo.” Gehazi amuvudukaho, Nāmani abonye aje yiruka ahubuka vuba mu igare, amusanganira avuga ati: “Ni amahoro?” Gehazi aramusubiza ati: “Ni amahoro! Gusa databuja Elisha anyohereje kukubwira ko haje abasore babiri b'abahanuzi baturutse mu misozi ya Efurayimu. None ngo ubamuhere ibiro mirongo itatu by'ifeza n'imyambaro ibiri yo kurimbana.” Nāmani aramubwira ati: “Nyamuneka, jyana ibiro mirongo itandatu by'ifeza.” Nuko aramuhata, amuhambirira ibiro mirongo itandatu by'ifeza n'imyambaro ibiri yo kurimbana, abishyira mu mifuka ibiri abikorera abagaragu be babiri, baherekeza Gehazi. Bageze ahitwa Ofeli, Gehazi yaka abo bagaragu ya mifuka na ya myambaro abijyana iwe, abasezeraho barataha. Nuko Gehazi asubira kwa shebuja. Elisha aramubaza ati: “Gehazi we, uvuye he?” Gehazi aramusubiza ati: “Databuja, ntaho nigeze njya.” Elisha yongera kumubwira ati: “Uragira ngo mu buryo bwa Mwuka sinabonye wa wundi wamanutse mu igare ry'intambara agusanganira! Iki si igihe cyo kwigwizaho ifeza cyangwa imyambaro, cyangwa imikindo cyangwa imizabibu, cyangwa amatungo magufi n'amaremare, cyangwa abagaragu n'abaja. Dore indwara za Nāmani zizakuzaho, wowe n'abazagukomokaho iteka.” Nuko Gehazi atandukana na Elisha, afatwa n'izo ndwara z'uruhu umubiri we uba urweru nk'urubura. Abagize itsinda ry'abahanuzi babwira Elisha bati: “Dore aha hantu udukoranyiriza ni hato. Reka tujye kuri Yorodani, buri wese azane igiti maze twiyubakire aho tuzajya dukoranira.” Arabemerera ati: “Nimugende.” Umwe muri bo abwira Elisha ati: “Databuja, reka tujyane.” Elisha aramusubiza ati: “Ndaje.” Aherako ajyana na bo, bageze kuri Yorodani batema ibiti. Mu gihe umwe yatemaga igiti, ishoka ye irakuka irohama mu mazi. Arataka ati: “Ayii! Databuja, iyi shoka yari intirano!” Elisha aramubaza ati: “Irohamiye hehe?” Amaze kumwereka aho yarohamiye Elisha aca agati akajugunyayo, maze ishoka izamukayo irareremba. Elisha aramubwira ati: “Yisingire uyizane.” Nuko arambura ukuboko arayifata Mu gihe umwami wa Siriya yarwanyaga igihugu cya Isiraheli yagishije inama abagaragu be, hanyuma abarangira aho ingabo zigomba gushinga ibirindiro. Nuko Elisha atuma ku mwami wa Isiraheli ati: “Witondere hariya hantu, kuko hari ibirindiro by'ingabo za Siriya.” Bityo umwami wa Isiraheli yoherezaga ingabo ze kugenzura aho hantu Elisha yabaga yabarangiye. Elisha abigenza atyo kenshi, bituma umwami wa Isiraheli amenya uko abanzi be bitegura. Ibyo bihagarika umutima umwami wa Siriya cyane, maze atumira abagaragu be arababaza ati: “Ni nde muri mwe waba ari icyitso cy'umwami wa Isiraheli?” Umwe mu bagaragu aramubwira ati: “Nyagasani, nta wuturimo ahubwo Elisha umuhanuzi wo muri Isiraheli amenya byose, ku buryo abasha no kubwira umwami wabo ibyo wavugiye mu cyumba cyawe.” Nuko umwami wa Siriya arategeka ati: “Mugende murebe aho ari maze nohereze abo kumufata.” Bamusubije ko ari i Dotani, umwami aherako yoherezayo abarwanira ku mafarasi no mu magare y'intambara n'izindi ngabo nyinshi, zigenda ijoro ryose umujyi zirawugota. Umugaragu wa Elisha azinduka kare, maze abona ingabo n'amafarasi n'amagare bigose umujyi. Abwira Elisha ati: “Databuja, karabaye! Tugire dute?” Elisha aramubwira ati: “Wigira ubwoba. Dore ingabo turi kumwe ziruta izabo ubwinshi.” Hanyuma arasenga ati: “Uhoraho, mubonekere abashe kwirebera.” Nuko Uhoraho abonekera uwo mugaragu, abona imisozi yuzuyeho amafarasi n'amagare y'umuriro bikikije Elisha. Ingabo z'Abanyasiriya zisatiriye Elisha, yambaza Uhoraho agira ati: “Ziriya ngabo zihume amaso.” Uhoraho azihuma amaso nk'uko Elisha yabisabye. Elisha arazibwira ati: “Erega mwibeshye inzira n'umujyi babatumyemo, nimunkurikire mbayobore ku muntu mushaka!” Nuko Elisha abajyana mu murwa wa Samariya. Bageze i Samariya Elisha yongera gusaba Uhoraho ati: “Noneho aba Banyasiriya bahumūre babashe kureba.” Uhoraho aherako arabahumūra, barebye basanga bari i Samariya. Umwami wa Isiraheli azirabutswe abaza Elisha ati: “Mubyeyi, ese mbatsembe, mbatsembeho se?” Elisha aramusubiza ati: “Oya, wibatsembaho. Mbese ubusanzwe abo ugize ingaruzwamuheto urabatsemba? Ahubwo bafungurire ubahe icyo kunywa n'icyo kurya, ubohereze basubire kwa shebuja.” Nuko umwami abakorera ibirori bamaze kurya no kunywa arabohereza basubira kwa shebuja. Kuva ubwo nta dutsiko tw'ingabo z'Abanyasiriya twongeye gutera igihugu cya Isiraheli. Ikindi gihe Benihadadi umwami wa Siriya akoranya ingabo ze, aragenda agota Samariya. Bityo inzara ikomeye iyogoza uwo mujyi ku buryo umutwe w'indogobe waguraga ibikoroto mirongo inani by'ifeza, naho irobo y'agakondwe k'amahurunguru y'inuma ikagura ibikoroto bitanu by'ifeza. Igihe kimwe umwami wa Isiraheli anyuze ku rukuta ruzengurutse umujyi, umugore ararangurura ati: “Nyagasani, ndengera.” Umwami aramubaza ati: “Uhoraho atakurengeye, jye se nakumarira iki? Dore nta kintu gisigaye, ari umugati cyangwa divayi.” Icyakora umwami yungamo ati: “Urifuza iki?” Umugore aramusubiza ati: “Uriya mugore mugenzi wanjye yarambwiye ngo nzane umwana wanjye tumurye none, ejo na we azazana uwe tumurye. Umwana wanjye twaramutetse turamurya. Bukeye mubwiye nti: ‘Zana umwana wawe na we tumurye’, ajya kumuhisha.” Umwami yumvise amagambo y'uwo mugore ashishimura imyambaro ye, maze rubanda rwose rumubona yambaye igaragaza akababaro imbere y'imyambaro ye, kuko yagendagendaga ku rukuta rw'umujyi. Nuko umwami aritotomba ati: “Imana impane bikomeye niba uyu munsi bigejeje nimugoroba, Elisha mwene Shafati ntaramwicisha.” Ubwo Elisha yari ari iwe ari kumwe n'abakuru b'imiryango mu nama, umwami amutumaho intumwa. Nyamara mbere y'uko imugeraho Elisha abwira abo bakuru ati: “Murabona uriya mwami w'umwicanyi, anyoherejeho umuntu wo kunca umutwe. Nagera hano mukinge urugi, mumubuze kwinjira kuko n'umwami ubwe aje amukurikiye.” Elisha amaze kuvuga atyo, intumwa iba irahageze iti: “Uhoraho ubwe ni we waduteje ibi byago! None se naba nkimwizeyeho iki?” Elisha aramusubiza ati: “Nimwumve ijambo ry'Uhoraho: aravuga ati: ‘Ejo magingo aya ku isoko rya Samariya, ibiro cumi na bibiri by'ifu cyangwa ibiro makumyabiri na bine by'ingano bizagurwa igikoroto kimwe cy'ifeza!’ ” Umugaba w'ingabo abaza Elisha ati: “N'aho Uhoraho yafungura amadirishya ku ijuru akabinyuzamo, mbese ibyo uvuze byabaho bite?” Elisha aramusubiza ati: “Bizabaho ubirebeshe amaso ariko ntuzabiryaho.” Hariho abantu bane barwaye indwara z'uruhu zanduza bahoraga ku irembo ry'umujyi, barabazanya bati: “Ni kuki twagumya gutegerereza urupfu hano? Nitujya mu mujyi, inzara iriyo iraca agati yadutsemba. Na none nituguma hano, inzara irahadutsinda. Bityo rero nimuze tujye mu nkambi y'Abanyasiriya, nibatagira icyo badutwara turabaho, kandi nibatwica dupfe!” Nimugoroba barahaguruka, berekeza mu nkambi y'Abanyasiriya. Bakigerayo basanga nta muntu n'umwe uyirimo. Koko rero, Uhoraho yari yateje Abanyasiriya kumva urusaku rw'amagare y'intambara, n'imirindi y'amafarasi n'iy'ingabo nyinshi ku buryo bavuga bati: “Turashize, umwami wa Isiraheli yaguriye umwami w'Abaheti n'uw'Abanyamisiri kugira ngo badutere.” Bugorobye abo Banyasiriya barahunga. Basiga amahema yabo n'amafarasi yabo n'indogobe zabo, inkambi bayisiga uko yakabaye maze bariruka kugira ngo bakize amagara yabo. Ba barwayi bagera aho inkambi itangirira binjira mu ihema rimwe, bararya baranywa, basahuramo ifeza n'izahabu n'imyambaro bajya kubihisha. Nuko baragaruka binjira mu rindi hema basahuramo ibintu byarimo, na byo bajya kubihisha. Baravugana bati: “Ibi dukora si byiza! Dore twamenye iyi nkuru nziza tugumya kuyihererana. Niturindira ko igitondo gitangaza turabihanirwa. Nimuze tujye ibwami tubamenyeshe iyi nkuru nziza.” Nuko basubira mu mujyi, bahamagara abarinzi b'amarembo yawo barababwira bati: “Twagiye ku nkambi y'Abanyasiriya ntitwahabona umuntu n'umwe, ntitwumva hari agakoma uretse amafarasi n'indogobe biziritse, kandi n'amahema ari uko yakabaye!” Abo barinzi babimenyesha abo mu mujyi, na bo babitangariza ab'ibwami. Umwami abyuka igicuku cyose abwira abagaragu be ati: “Dore icyo Abanyasiriya bashaka kudukorera: kubera ko bazi ko dushonje babereretse bava mu nkambi, bajya kwihisha mu misozi bibwira bati: ‘Nibasohoka mu mujyi turabagwa gitumo, bityo tuwigarurire.’ ” Umwe mu bagaragu be aramusubiza ati: “Dufate amafarasi atanu mu yasigaye mu mujyi maze twohereze abantu bajye kureba uko byifashe, kuko n'ubundi bashobora kwicwa nk'abandi bose basigaye mu mujyi.” Nuko bafata amagare y'intambara abiri akururwa n'amafarasi, maze umwami yohereza abantu gukurikira ingabo z'Abanyasiriya, arababwira ati: “Nimujye kureba uko byifashe.” Abo bantu bakurikira ingabo z'Abanyasiriya kugera ku ruzi rwa Yorodani, babona inzira yose yuzuye ibintu n'imyambaro zataye zihunga. Nuko izo ntumwa ziragaruka zitekerereza umwami ibyo zabonye. Abisiraheli baraza binjira mu nkambi z'Abanyasiriya barazisahura. Bityo ibiro cumi na bibiri by'ifu cyangwa ibiro makumyabiri na bine by'ingano bigurwa igikoroto kimwe cy'ifeza, nk'uko Uhoraho yari yabivuze. Umwami yari yategetse wa mugaba w'ingabo kujya kurinda irembo ry'umujyi, imbaga y'abantu irahamunyukanyukira arapfa. Biba nk'uko Elisha yari yarabivuze, igihe umwami wa Isiraheli yamugendereraga. Koko rero, Elisha yari yabwiye umwami ati: “Ejo magingo aya ku isoko rya Samariya, ibiro cumi na bibiri by'ifu cyangwa ibiro makumyabiri na bine by'ingano, bizagurwa igikoroto kimwe cy'ifeza.” Ubwo ni bwo umugaba w'ingabo yabazaga Elisha ati: “N'aho Uhoraho yafungura amadirishya ku ijuru akabinyuzamo, mbese ibyo uvuze byabaho bite?” Elisha yari yamushubije ati: “Bizabaho ubirebeshe amaso ariko ntuzabiryaho.” Uko ni ko byagenze, imbaga y'abantu banyukanyukiye wa mugaba w'ingabo mu irembo ry'umujyi arapfa. Igihe kimwe Elisha yabwiye wa mugore w'i Shunemu yari yazuriye umwana ati: “Suhukira mu kindi gihugu hamwe n'umuryango wawe mutureyo, kuko Uhoraho agiye guteza inzara mu gihugu cya Isiraheli, igiye gutangira kandi izamara imyaka irindwi.” Uwo mugore akora ibyo Elisha yari amutegetse, we n'umuryango we basuhukira mu gihugu cy'u Bufilisiti bamarayo imyaka irindwi. Imyaka irindwi ishize wa mugore w'i Shunemu atahukana n'abe bavuye mu Bufilisiti, bajya ibwami gusaba gusubizwa inzu n'isambu byabo. Ubwo umwami yaganiraga na Gehazi wahoze ari umugaragu wa Elisha, amubwira ati: “Ntekerereza ibitangaza Elisha yagiye akora.” Gehazi atangiye kumutekerereza uko Elisha yazuye umwana wari wapfuye, nyina w'uwo mwana aba ageze ibwami azanywe no gusaba umwami gusubizwa inzu n'isambu bye. Nuko Gehazi ariyamirira ati: “Nyagasani, nguyu wa mugore n'umwana Elisha yazuye.” Umwami abyibariza uwo mugore, na we amutekerereza uko Elisha yabigenje. Umwami ahamagaza umwe mu byegera bye aramubwira ati: “Usubize uyu mugore ibye byose n'ibyavuye mu musaruro wose w'isambu ye, uhereye umunsi yavuye mu gihugu kugeza ubwo agarutse.” Ikindi gihe Elisha yagiye i Damasi, ubwo Benihadadi umwami wa Siriya yari arwaye. Baramubwira bati: “Umuntu w'Imana yageze hano mu murwa”, umwami abwira Hazayeli ati: “Shyīra impano uwo muntu w'Imana, hanyuma umubwire abaze Uhoraho ko nzakira iyi ndwara.” Hazayeli ajya kureba Elisha yitwaje impano z'ibintu by'agaciro bivuye i Damasi, bihetswe n'ingamiya mirongo ine. Hazayeli amugezeho aravuga ati: “Umwana wawe Benihadadi umwami wa Siriya, anyohereje kukubaza ngo ‘Ese iyi ndwara ndwaye nzayikira?’ ” Elisha aramusubiza ati: “Genda umubwire uti: ‘Iyo ndwara uzayikira, ariko Uhoraho anyeretse ko wari ugiye gupfa.’ ” Elisha atumbira Hazayeli adahumbya, ku buryo Hazayeli yagize isoni. Hanyuma Elisha ararira. Hazayeli aramubaza ati: “Databuja, urarizwa ni iki?” Elisha aramusubiza ati: “Ndijijwe n'uko menye amarorerwa uzakorera Abisiraheli. Uzatwika imijyi yabo ntamenwa, uzamarira abasore babo ku icumu, abana babo bato uzabajanjagura naho abagore batwite ubafomoze.” Hazayeli abaza Elisha ati: “Databuja, ndi nde wakora ibyo kandi nta bubasha na busa mfite?” Elisha aramubwira ati: “Uhoraho amaze kumpishurira ko uzaba umwami wa Siriya.” Hanyuma Hazayeli asezera kuri Elisha, asubira kwa shebuja Benihadadi. Benihadadi aramubaza ati: “Elisha yagusubije iki?” Hazayeli aramubwira ati: “Yavuze ko iyi ndwara uzayikira rwose.” Nyamara bukeye Hazayeli afata uburingiti abwinika mu mazi, abupfukisha Umwami Benihadadi mu maso umwuka urahera arapfa. Hazayeli amusimbura ku ngoma aba umwami wa Siriya. Mu mwaka wa gatanu Yehoramu mwene Ahabu ari ku ngoma muri Isiraheli, Yoramu mwene Yozafati yabaye umwami mu Buyuda. Icyo gihe yari afite imyaka mirongo itatu n'ibiri, amara imyaka umunani ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yoramu yitwaye nabi nk'abami ba Isiraheli, akurikiza inzu ya Ahabu kuko yari yarashatse umukobwa wa Ahabu, akora ibitanogeye Uhoraho. Nyamara Uhoraho ntiyashatse gutsembaho ingoma y'u Buyuda, kuko yari yarabisezeranyije umugaragu we Dawidi ko abazamukomokaho ari bo bazasimburana ku ngoma iteka. Yoramu ari ku ngoma Abedomu bigometse ku butegetsi bwe, bishyiriraho uwabo mwami. Nuko Yoramu ajya i Sayiri aherekejwe n'amagare ye yose y'intambara. Abedomu barahamugotera we n'abatware be b'amagare y'intambara. Nuko nijoro Yoramu abacamo icyuho we n'ingabo ze bahungira iwabo. Bityo Abedomu bigomeka ku Bayuda kuva ubwo barigenga. Muri icyo gihe umudugudu wa Libuna na wo wigometse kuri Yoramu. Ibindi bikorwa byose n'ibigwi bya Yoramu, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda.” Yoramu yisazira amahoro, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Ahaziya amusimbura ku ngoma. Mu mwaka wa cumi n'ibiri Yehoramu mwene Ahabu ari ku ngoma muri Isiraheli, Ahaziya mwene Yoramu yabaye umwami mu Buyuda. Icyo gihe yari afite imyaka makumyabiri n'ibiri, amara umwaka umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Ataliya wakomokaga kuri Omuri umwami wa Isiraheli. Ahaziya yitwaye nabi nk'abami ba Isiraheli akurikiza inzu ya Ahabu. Yakoze ibitanogeye Uhoraho nk'ab'inzu ya Ahabu, kuko bari bafitanye isano. Ahaziya aherako afatanya na Yehoramu mwene Ahabu, batera Hazayeli umwami wa Siriya i Ramoti y'i Gileyadi. Abanyasiriya bakomeretsa bikomeye umwami Yehoramu mu mirwano. Nuko Yehoramu agaruka i Yizerēli kwiyomora ibyo bikomere. Umwami w'u Buyuda Ahaziya mwene Yoramu, aza i Yizerēli gusura Yehoramu mwene Ahabu, kuko yari arembye. Igihe kimwe umuhanuzi Elisha yahamagaye umwe mu itsinda ry'abahanuzi, aramubwira ati: “Fata iyi mperezo y'amavuta ujye i Ramoti y'i Gileyadi. Nugerayo uzashake Yehu mwene Yehoshafati akaba n'umwuzukuru wa Nimushi, maze umuvane muri bagenzi be umujyane mu cyumba ahiherereye. Uzafate imperezo y'amavuta uyamusuke ku mutwe uvuga uti: ‘Uhoraho aravuze ngo: nkwimikishije amavuta kugira ngo ube umwami wa Isiraheli. Hanyuma ukingure urugi wirukanke, uhunge nta gutindiganya.’ ” Nuko uwo musore w'umuhanuzi ajya i Ramoti y'i Gileyadi. Agezeyo asanga abakuru b'ingabo bakoranye aravuga ati: “Mutware, ngufitiye ubutumwa.” Yehu aramubaza ati: “Ni nde ushaka muri twe?” Aramusubiza ati: “Mutware, ni wowe.” Yehu arahaguruka bajyana mu nzu. Uwo musore w'umuhanuzi amusuka amavuta ku mutwe avuga ati: “Uhoraho Imana ya Isiraheli aravuze ngo: ‘Nkwimikishije amavuta kugira ngo ube umwami w'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli. Ni wowe uzatsemba ab'inzu ya shobuja Ahabu, kandi nzaryoza Yezebeli amaraso y'abagaragu banjye b'abahanuzi n'ay'abandi bose Yezebeli yicishije. Inzu yose ya Ahabu izashirira ku icumu. Koko rero, nzarimbura ab'igitsinagabo bose bakomoka kuri Ahabu, n'inkoreragahato n'abishyira bakizana muri Isiraheli. Inzu ya Ahabu nzayigenza nk'uko nagenjeje iya Yerobowamu mwene Nebati, cyangwa iya Bāsha mwene Ahiya. Naho Yezebeli we nta muntu uzashyingura intumbi ye, imbwa zizayirira mu murima w'i Yizerēli.’ ” Uwo muhanuzi amaze gutangaza ibyo, akingura urugi ahita yihungira. Yehu na we arasohoka asanga abagaragu ba shebuja, baramubaza bati: “Mbese ni amahoro? Uriya musazi yagushakagaho iki?” Yehu arabasubiza ati: “Nta cyo, namwe ntimuyobewe bariya bantu n'amagambo yabo!” Baramubwira bati: “Witubeshya tubwire uko byagenze.” Yehu arabasubiza ati: “Yambwiye ati: ‘Uhoraho aravuze ngo: Nkwimikishije amavuta kugira ngo ube umwami wa Isiraheli.’ ” Abakuru mu ngabo barahaguruka buri wese afata umwambaro we, bayisasa aho Yehu yari ahagaze ku ngazi kugira ngo bayimwicazeho. Abacuranzi bavuza amakondera bagira bati: “Yehu yabaye umwami!” Nuko Yehu yurira igare ry'intambara atera i Yizerēli kuko ari ho Yehoramu yari arwariye, kandi na Ahaziya umwami w'u Buyuda ni ho yari ari yagiye kumusura. Umurinzi wari mu munara i Yizerēli abona igitero cy'ingabo za Yehu kiraje, arahamagara ati: “Ndabona igitero cy'ingabo.” Yehoramu arategeka ati: “Nimutume umuntu ugendera ku ifarasi ababaze niba bazanywe n'amahoro.” Umuntu ugendera ku ifarasi ajya gusanganira Yehu, aramubwira ati: “Umwami antumye kukubaza ngo ‘Mbese ni amahoro?’ ” Yehu aramusubiza ati: “Iby'amahoro ubishakaho iki? Ahubwo hindukira unkurikire.” Nuko wa murinzi aratuma ati: “Intumwa yabagezeho ariko ntiyagarutse.” Yehoramu yohereza undi ugendera ku ifarasi. Abagezeho arababwira ati: “Umwami antumye kubabaza ngo ‘Mbese ni amahoro?’ ” Yehu aramusubiza ati: “Iby'amahoro ubishakaho iki? Ahubwo hindukira unkurikire.” Umurinzi yongera gutuma ati: “Intumwa yabagezeho ariko ntiyagarutse. Icyakora uyoboye igare ry'intambara ararigendesha nk'umusazi, ararigendesha nka Yehu umwuzukuru wa Nimushi.” Yehoramu umwami wa Isiraheli arategeka ati: “Nimuntegurire igare ryanjye ry'intambara.” Nuko araryurira, na Ahaziya umwami w'u Buyuda yurira irye bajya gusanganira Yehu, bahurira hafi y'umurima wahoze ari uwa Naboti w'i Yizerēli. Yehoramu ahuye na Yehu aramubaza ati: “Yehu we, mbese uragenzwa n'amahoro?” Yehu aramusubiza ati: “Yaba se ari amahoro ate, kandi nyoko Yezebeli akomeje gushengerera ibigirwamana no kujya mu by'ubupfumu?” Yehoramu arahindukira kugira ngo ahunge, atakira Ahaziya ati: “Yewe Ahaziya, nagambaniwe!” Yehu afora umuheto we arasa Yehoramu umwambi, winjira mu gihumbi usohokera mu mutima, maze atembagara mu igare rye ry'intambara. Yehu abwira Bidukari umwungirije mu nkambi ati: “Terura intumbi ye uyijugunye mu murima wa Naboti w'i Yizerēli. Wibuke icyo Uhoraho yavuze cya gihe twagendanaga mu igare ry'intambara dukurikiye se Ahabu. Uhoraho yagize ati: ‘Ejo nabonye ukuntu wowe Ahabu wamennye amaraso ya Naboti n'ay'abana be, none nzayakuryoreza muri uwo murima we. Ni jye Uhoraho ubivuze.’ Nuko rero terura iyo ntumbi uyijugunye muri uwo murima, bibe nk'uko Uhoraho yabivuze.” Ahaziya umwami w'u Buyuda abibonye atyo, ahunga yerekeza ahitwa i Betigani. Yehu aramukurikira avuga ati: “Na we nimumwice.” Bamurasira mu igare rye azamuka ahitwa i Guri hafi ya Ibuleyamu. Icyakora abasha guhungira i Megido aba ari ho apfira. Abagaragu be batwara umurambo we mu igare ry'intambara, bawushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Ahaziya yari yarabaye umwami w'u Buyuda mu mwaka wa cumi n'umwe Yehoramu mwene Ahabu ari ku ngoma. Nuko Yehu ajya i Yizerēli. Yezebeli abyumvise yisiga irange ku ngohi, asokoza umusatsi yigira mwiza maze ajya mu idirishya. Yehu yinjiye mu irembo ry'umujyi Yezebeli aramubaza ati: “Ni amahoro Zimuri, wowe wishe shobuja?” Yehu yubura amaso akebuka mu idirishya ararangurura ati: “Unshyigikiye ni nde? Ni nde se?” Abagabo babiri cyangwa batatu b'inkone bamurungurukira mu idirishya. Arababwira ati: “Nimujugunye hasi Yezebeli uriya.” Nuko barahamujugunya. Aragwa amaraso ye yimisha ku rukuta no ku mafarasi. Yehu arahamuribatira n'amafarasi ye. Yehu yinjira mu ngoro ararya aranywa, maze arangije aravuga ati: “Nimutunganye umurambo wa kiriya kivume cy'umugore, mumushyingure kuko yari umwana w'umwami.” Basohoka bagiye kumushyingura, bahabona gusa igihanga n'ibirenge n'ibiganza bye. Basubirayo babibwira Yehu na we ariyamirira ati: “Uko ni ko Uhoraho yari yarabihishuriye umugaragu we Eliya w'i Tishibi, ko mu murima w'i Yizerēli imbwa zizaharira intumbi ya Yezebeli, kandi ko intumbi ye izamera nk'ibishingwe binyanyagijwe mu murima w'i Yizerēli, ku buryo nta wuzabasha kuvuga ati: ‘Uyu ni Yezebeli.’ ” Ahabu yari afite abana mirongo irindwi bamukomokaho, batuye i Samariya. Yehu yohereza inzandiko i Samariya ku bakuru b'ingabo z'umujyi, no ku bakuru b'imiryango no ku barindaga abana ba Ahabu. Arabandikira ati: “Mwebwe abashinzwe kwita ku rubyaro rwa Ahabu, mufite amagare y'intambara n'amafarasi kimwe n'umujyi ntamenwa, mukibona uru rwandiko muhite murobanura mu bana ba shobuja Ahabu ukwiriye kuba umwami, ubishoboye kandi w'intwari mumwimike. Bityo mwitegure kurwanira ab'inzu ya shobuja.” Nuko bagira ubwoba cyane baravuga bati: “Tubasha dute guhangara Yehu niba abami babiri batabishoboye?” Umuyobozi w'imirimo y'ibwami, n'umutegetsi w'umujyi n'abakuru b'imiryango n'abarinzi, baherako batuma kuri Yehu bati: “Twe twiyemeje kuba abagaragu bawe, tuzakora ibyo uzadutegeka byose. Bityo nta mwami wundi tuzimika ahubwo wowe ukore ibikunogeye.” Yehu yongera kubandikira ati: “Niba munshyigikiye kandi mukaba munyumvira, nimuce imitwe abana bose ba shobuja Ahabu, ejo nk'iki gihe muzayinsangishe i Yizerēli.” Abo bana ba Ahabu uko ari mirongo irindwi, bari hirya no hino ku bakuru b'umujyi bari babashinzwe. Ba bayobozi bobonye urwandiko bazana abo bana uko ari mirongo irindwi barabica, maze imitwe yabo bayitekera mu nkangara bayoherereza Yehu i Yizerēli. Intumwa igezeyo ibwira Yehu iti: “Imitwe ya bene Ahabu bayizanye.” Yehu ategeka ko bayirunda ibirundo bibiri ku irembo ry'umujyi, ikahaguma kugeza bukeye. Bukeye Yehu asohoka mu mujyi ahagarara imbere ya rubanda rwose, aravuga ati: “Mwebwe muri abere, ariko jye nigometse kuri databuja Yehoramu ndamwica. None se aba bose bo bishwe na nde? Nuko rero muzirikane ko nta jambo Uhoraho yavuze ku nzu ya Ahabu, ritashyizwe mu bikorwa. Uhoraho yasohoje ibyo yasezeranye abinyujije ku mugaragu we Eliya.” Bityo Yehu yicisha buri wese ufitanye isano na Ahabu wari usigaye i Yizerēli, kimwe n'abatware bose bo ku ngoma ye n'incuti ze z'amagara, n'abatambyi bose bakoranye na we ntiyagira n'umwe arokora. Hanyuma Yehu ava aho yerekeza i Samariya. Ageze ahitwa i Betekedi y'Abashumba, ahasanga abafitanye isano ya hafi na Ahaziya umwami w'u Buyuda. Arababaza ati: “Muri ba nde?” Baramusubiza bati: “Dufitanye isano ya hafi na Ahaziya, tuzanywe no gusura abana be kimwe n'ab'umugabekazi Yezebeli.” Yehu arategeka ati: “Nimubafate.” Nuko barabafata barabica, babajugunya mu rwobo rw'i Betekedi. Ntihagira n'umwe ubacika uko ari mirongo ine na babiri. Yehu yigiye imbere gato ahura na Yonadabu mwene Rekabu wari uje kumusanganira, aramuramutsa aramubaza ati: “Mbese uranshyigikiye nk'uko nanjye ngushyigikiye?” Yonadabu aramusubiza ati: “Yego!” Yehu ati: “Reka duhane ibiganza.” Nuko bahana ibiganza, hanyuma Yehu amushyira mu igare rye. Yehu aramubwira ati: “Reka tujyane wirebere uburyo nkorera Uhoraho n'ishyaka ryinshi!” Nuko bajyana mu igare rye. Yehu ageze i Samariya yicisha abakomoka kuri Ahabu bose bari basigaye mu murwa. Bose arabatsemba akurikije ijambo Uhoraho yari yaratumye Eliya. Yehu akoranya rubanda rwose maze arababwira ati: “Ahabu yashengereraga buhoro Bāli, naho jyewe Yehu ngiye kuyishengerera byimazeyo. Nimuhamagaze rero abahanuzi bose ba Bāli, n'abayoboke be bose n'abatambyi be bose, ntihagire n'umwe ubura kuko ngiye gutambira Bāli igitambo gikomeye. Ubura wese azahanishwa urupfu.” Yehu yakoresheje ubwo buryarya kugira ngo akoranye abayoboke bose ba Bāli abatsembe. Yehu arategeka ati: “Nimuhamagaze ikoraniro ryo gushengerera Bāli.” Bararihamagaza. Iryo tangazo rikwira muri Isiraheli hose, abayoboke ba Bāli bose baraza hadasigaye n'umwe. Binjira mu ngoro ya Bāli iruzura impande zose. Maze Yehu ategeka ushinzwe imyambaro yeguriwe ingoro, guha buri muyoboke wese wa Bāli umwambaro. Bityo awuha buri wese! Yehu na Yonadabu mwene Rekabu binjira mu ngoro ya Bāli, maze Yehu abwira abayoboke ba Bāli ati: “Mugenzure hirya no hino niba nta mugaragu w'Uhoraho ubarimo, murebe ko ari mwe mwenyine abayoboke ba Bāli.” Nuko barinjira batura amaturo, batamba n'ibitambo bikongorwa n'umuriro. Icyakora Yehu yari yamaze gushyiraho ingabo mirongo inani zashinze ibirindiro hanze. Arababwira ati: “Dore abayoboke ba Bāli mbashyize mu maboko yanyu. Nihagira ureka n'umwe agacika aricwa mu cyimbo cye.” Yehu amaze gutamba ibitambo ategeka za ngabo n'abakuru bazo ati: “Nimwinjire mutsembe abayoboke ba Bāli. Ntihagire n'umwe urokoka.” Izo ngabo n'abakuru bazo ziherako zibatsembesha inkota, intumbi zabo bazijugunya hanze y'umujyi. Hanyuma binjira mu cyumba cy'ingoro cyeguriwe Bāli, basenya inkingi barayisohora barayitwika. Barimbura inkingi yeguriwe Bāli, ingoro yayo yose barayisenya. Aho yari iri bahahindura imisarane ya rubanda nk'uko biri na n'ubu. Nguko uko Yehu yakuyeho Bāli mu gihugu cya Isiraheli. Nyamara na we ntiyareka ibyaha byakorwaga na Yerobowamu mwene Nebati, wari waratoje Abisiraheli gushengerera ibishushanyo by'inyana z'izahabu, byari bishinze i Beteli n'i Dani. Uhoraho abwira Yehu ati: “Kubera ko wakoze ibinogeye, ugasohoza ibyo nari ngamije byose ku nzu ya Ahabu, abazagukomokaho ni bo bazasimburana ku ngoma muri Isiraheli kugeza ku buvivi.” Nyamara Yehu ntiyumviraga Amategeko y'Uhoraho Imana ya Isiraheli abikuye ku mutima. Bityo ntiyaretse gukora ibyaha nk'ibya Yerobowamu wari waratoje Abisiraheli gucumura. Muri icyo gihe Uhoraho yibasira igihugu cya Isiraheli aragitubya. Ashyigikira Hazayeli umwami wa Siriya arwanya Abisiraheli, aho bari bari hose mu gihugu cyabo. Nuko banyagwa akarere kose k'iburasirazuba bwa Yorodani, n'ak'amajyaruguru ya Aroweri ku nkombe za Arunoni. Ni ukuvuga intara ya Gileyadi n'i Bashani, hatuwe n'Abagadi n'Abarubeni n'Abamanase. Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Yehu n'ubutwari bwe, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.” Umugabekazi Ataliya ngo yumve ko umuhungu we Ahaziya yishwe, atangira gutsemba abakomoka ku mwami bose. Ariko Yehosheba umukobwa w'umwami Yoramu, wari mushiki wa Ahaziya, atwara Yowasi umwana wa Ahaziya amukuye mu bana b'umwami bicwaga, amujyanana n'umurezi we amuhisha mu cyumba bararagamo, bityo Ataliya ntiyaba akimubonye kugira ngo amwice. Nuko Yowasi amara imyaka itandatu mu Ngoro y'Imana yihishemo hamwe n'umurezi we. Muri icyo gihe Ataliya ni we wategekaga igihugu. Nuko mu mwaka wa karindwi umutambyi Yehoyada atumiza abagaba b'ingabo zitwa Abakari n'abandi barinzi, abajyana mu Ngoro y'Uhoraho. Agirana na bo isezerano arabarahiza, maze abazanira Yowasi umwana w'umwami. Yehoyada arabategeka ati: “Dore icyo mugomba gukora: mwebwe abashinzwe kurinda inzu y'umwami ku isabato murakora uko bisanzwe, itsinda rya mbere rishinzwe kurinda inzu umwana w'umwami arimo, itsinda rya kabiri rirarinda irembo ryitwa Suru, naho itsinda rya gatatu rirarinda irembo ryitwa iry'Abarinzi. Bityo amatsinda uko ari itatu akajya asimburana kurinda ikigo cy'ibwami. Ku byerekeye imitwe y'ingabo ibiri isigaye idashinzwe kurinda ku isabato, itegetswe kurinda inzu umwami Yowasi abamo mu Ngoro y'Imana. Buri wese agomba kuba yitwaje intwaro buri gihe, kandi mugahora mushagaye umwami igihe cyose. Uzabasatira aho mushinze ibirindiro azicwe.” Nuko abo bagaba b'ingabo babigenza uko umutambyi Yehoyada yabategetse. Buri wese afata abasirikari be, ari abagiye ku izamu ku isabato ari n'abavuye ku izamu, babazanira umutambyi Yehoyada. Bahageze abaha amacumu n'ingabo byari iby'Umwami Dawidi, byari bibitswe mu Ngoro y'Uhoraho. Abasirikari bamaze gufata intwaro bashinga ibirindiro aho umwana w'umwami ari, bakikije urutambiro n'Ingoro y'Uhoraho ubwayo, uhereye mu ruhande rwayo rw'amajyepfo ukagera mu ruhande rwayo rw'amajyaruguru. Nuko Yehoyada azana umwana w'umwami amwambika ikamba, amushyikiriza n'inyandiko irimo amategeko agenga ubwami, amwerekana ku mugaragaro. Bityo bamwimikisha amavuta, rubanda rukoma amashyi ruvuga ruti: “Harakabaho umwami!” Umugabekazi Ataliya yumvise urusaku rw'abarinzi n'urwa rubanda, agenda abasanga mu Ngoro y'Uhoraho. Asanga harimo umwami uhagaze iruhande rw'inkingi y'Ingoro nk'uko umuhango wari uri. Abagaba b'ingabo n'abavuza amakondera bari bamukikije, rubanda rwaturutse imihanda yose rumushyigikiye ruvuza amakondera. Ataliya aherako ashishimura imyambaro ye, arataka cyane ati: “Mbega ubugambanyi, mbega ubugambanyi!” Umutambyi Yehoyada ategeka abagaba b'ingabo ati: “Nimumusohore mumunyuze hagati y'imirongo y'ingabo, ushaka kumukurikira mumwicishe inkota.” Yehoyada yibwiraga ko umugabekazi adakwiye kwicirwa mu Ngoro y'Uhoraho. Nuko baherako baramujyana bamunyuza mu Irembo ry'Amafarasi, bamugejeje ku ngoro y'umwami aba ari ho bamwicira. Yehoyada asaba umwami na rubanda kugirana Isezerano n'Uhoraho ko bamuyobotse, n'umwami agirana amasezerano na rubanda. Rubanda rwose rwiroha ku ngoro ya Bāli ruyirindimurira hasi, intambiro n'amashusho byayo barabimenagura, batsinda Matani umutambyi wa Bāli aho imbere y'intambiro. Nuko Yehoyada ashyira abarinzi ku Ngoro y'Uhoraho. Afata abagaba b'ingabo, n'ingabo z'Abakari n'abarinzi na rubanda, bashagara umwami kuva ku Ngoro y'Uhoraho bamunyujije ku irembo ry'abarinzi, bamugeza mu ngoro ya cyami maze bamwicaza ku ntebe ya cyami. Rubanda rwose basābwa n'ibyishimo, umujyi wose uratuza kubera ko Ataliya yicishijwe inkota ibwami. Mu mwaka wa karindwi Yehu ari ku ngoma muri Isiraheli, Yowasi yabaye umwami w'u Buyuda afite imyaka irindwi, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Sibiya w'i Bērisheba. Mu mibereho ye yose Yowasi yakoze ibinogeye Uhoraho, kuko umutambyi Yehoyada yari yaramureze neza. Icyakora ntibigeze bakuraho ahasengerwaga, rubanda bakomeje kuhatambira ibitambo no kuhosereza imibavu. Yowasi abwira abatambyi ati: “Mukoranye amafaranga yose azanwa mu Ngoro ku bw'imirimo y'Uhoraho: umusoro wa buri muntu asoreshwa ku bintu bitandukanye n'ayo abantu batanga ku bushake bwabo. Buri mutambyi yakire amafaranga avuye kuri buri mucungamutungo. Ayo mafaranga bazayakoresha mu gusana aho Ingoro y'Uhoraho yasenyutse hose.” Nyamara kugeza mu mwaka wa makumyabiri n'itatu Yowasi ari ku ngoma, abatambyi bari bataratangira gusana Ingoro. Umwami Yowasi ahamagaza Yehoyada n'abandi batambyi, arababaza ati: “Kuki mutasannye Ingoro? Nuko rero uhereye ubu ntimuzongere kwaka incuti zanyu imfashanyo. Zizajya zizigamirwa gusana Ingoro y'Uhoraho.” Bityo abatambyi biyemerera kutazongera gukoranya amafaranga ya rubanda, no gushingwa imirimo yo gusana Ingoro. Umutambyi Yehoyada azana isanduku atobora umwenge mu gipfundikizo cyayo, ayishyira iruhande rw'iburyo rw'urutambiro uvuye aho binjirira mu Ngoro. Abatambyi barindaga aho binjirira bakajya bayishyiramo amafaranga yose azanywe mu Ngoro y'Uhoraho. Iyo babonaga ko ayo mafaranga amaze kugwira mu isanduku, bahamagazaga umunyamabanga w'umwami n'Umutambyi mukuru bakayabarura, bakayashyira mu mifuka yabigenewe. Amafaranga amaze kubarurwa bakayashyikiriza abubakisha n'abagenzuzi b'imirimo yo ku Ngoro y'Uhoraho, kugira ngo na bo bayahembe abaconzi n'abafundi basana Ingoro y'Uhoraho, kimwe n'abaconzi b'amabuye n'ababatsi. Bityo amafaranga asigaye bayaguraga ibikoresho birimo imbaho n'amabuye abaconzwe byo gusana Ingoro y'Uhoraho, no kwishyura ibindi bya ngombwa byose byo kuyisana. Icyakora amafaranga yatangwaga mu Ngoro y'Uhoraho ntiyishyurwaga imirimo yo gucura ibikombe by'ifeza cyangwa ibikoresho by'ibyuma, cyangwa ibyungo cyangwa amakondera, cyangwa ibindi bikoresho byose by'izahabu n'ifeza. Ahubwo yose bayashyikirizaga abubakishaga, kugira ngo basanishe Ingoro y'Uhoraho. Nta n'ubwo birirwaga bagenzura abo bubakishaga uburyo bahembaga abakozi, kuko babikoranaga umurava. Amafaranga yatangwaga mu mwanya wo kwitambira ibitambo byo kwigorora n'iby'impongano z'ibyaha byabo, ntiyashyirwaga mu bubiko bw'Ingoro y'Uhoraho, ahubwo yabaga umugabane w'abatambyi. Muri icyo gihe Hazayeli umwami wa Siriya atera i Gati arahigarurira. Hanyuma agambirira no gutera i Yeruzalemu, ariko Yowasi umwami w'u Buyuda akoranya impano zose z'agaciro, ba sekuruza Yozafati na Yoramu na Ahaziya abami b'u Buyuda na we ubwe beguriye Uhoraho, hamwe n'izahabu yose yari mu bubiko bw'Ingoro y'Uhoraho no mu bw'ingoro y'umwami. Byose babijyana kubitura Hazayeli umwami wa Siriya, maze areka gutera Yeruzalemu. Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Yowasi, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda.” Mu mwaka wa makumyabiri n'itatu Yowasi mwene Ahaziya ari ku ngoma mu Buyuda, Yehowahazi mwene Yehu yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka cumi n'irindwi ari ku ngoma i Samariya. Yehowahazi yakoze ibitanogeye Uhoraho, akomeza gukora ibyaha nk'ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli, ntiyigera abireka. Bityo Uhoraho arakarira Abisiraheli, akajya abagabiza umwami Hazayeli wa Siriya n'umuhungu we Benihadadi. Ibyo bimara igihe kirekire. Yehowahazi atakambira Uhoraho, Uhoraho amwitaho kuko yari yabonye ukuntu umwami wa Siriya yagiye akandamiza Abisiraheli. Nuko Uhoraho ahagurutsa umurengezi wo gutabara Abisiraheli maze barokoka Abanyasiriya, bityo Abisiraheli basubirana umutekano nka mbere. Nyamara Abisiraheli ntibihana gukora ibyaha nk'iby'inzu ya Yerobowamu watoje Abisiraheli gucumura, ndetse n'inkingi yari yareguriwe imanakazi Ashera yakomeje kuba i Samariya. Yehowahazi yari asigaranye gusa abarwanira ku mafarasi mirongo itanu, n'amagare y'intambara icumi, n'ingabo ibihumbi icumi zigenda ku maguru. Abandi bose umwami wa Siriya yari yarabatsembye abahindura umukungugu. Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Yehowahazi n'ubutwari bwe, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli”. Yehowahazi yisazira amahoro bamushyingura i Samariya. Umuhungu we Yehowasi amusimbura ku ngoma. Mu mwaka wa mirongo itatu n'irindwi Yowasi ari ku ngoma mu Buyuda, Yehowasi mwene Yehowahazi yabaye umwami muri Isiraheli, amara imyaka cumi n'itandatu ari ku ngoma i Samariya. Yehowasi yakoze ibitanogeye Uhoraho, yakomeje gukora ibyaha byose nk'ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli, ntiyigera abireka. Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Yehowasi, n'ubutwari yagaragaje arwana na Amasiya umwami w'u Buyuda, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli”. Hanyuma Yehowasi yisazira amahoro bamushyingura i Samariya hamwe na ba sekuru, abami ba Isiraheli. Yerobowamu amusimbura ku ngoma. Elisha ararwara araremba byo gupfa. Yehowasi umwami wa Isiraheli agiye kumusura amwubararaho aramuririra, araboroga ati: “Mubyeyi, mubyeyi wanjye! Mbega ukuntu wari uhwanye n'amagare y'intambara n'abarwanira ku mafarasi, byose bya Isiraheli!” Elisha aramubwira ati: “Ngaho zana umuheto n'imyambi.” Yehowasi arabizana. Nuko Elisha yongera kubwira umwami Yehowasi ati: “Zana indi myambi.” Nuko arayizana. Elisha abwira umwami wa Isiraheli ati: “Kubite hasi.” Akubita hasi gatatu arekara aho. Elisha arakarira Yehowasi aramubwira ati: “Washoboraga gukubita hasi incuro eshanu cyangwa esheshatu, bityo ukazatsinda Abanyasiriya burundu. Ariko none uzabatsinda incuro eshatu gusa.” Hanyuma Elisha arapfa baramushyingura. Uko umwaka utashye udutsiko tw'Abamowabu twateraga muri Isiraheli. Igihe kimwe Abisiraheli bagiye gushyingura umurambo mu irimbi aho bashyinguye Elisha, bahubirana n'udutsiko tw'Abamowabu maze umurambo bawujugunya mu mva ya Elisha. Umurambo ukoze ku magufwa ya Elisha, uwari upfuye agarura ubuzima arahaguruka. Hazayeli umwami wa Siriya yari yarakandamije Abisiraheli ku ngoma yose ya Yehowahazi. Nuko Uhoraho agirira impuhwe Abisiraheli, arabababarira abitewe no kuzirikana Isezerano yagiranye na Aburahamu na Izaki na Yakobo, maze areka kubatsemba. Kugeza ubwo yari atarabamenesha, kugira ngo abacire kure ye. Hazayeli umwami wa Siriya amaze gupfa, umuhungu we Benihadadi amusimbura ku ngoma. Yehowasi mwene Yehowahazi yigarurira imijyi y'Abisiraheli, yari mu maboko ya Benihadadi mwene Hazayeli. Iyo mijyi Hazayeli yari yarayinyaze Yehowahazi se w'umwami Yehowasi. Yehowasi atsinda Benihadadi incuro eshatu, agaruza imijyi ya Isiraheli. Mu mwaka wa kabiri Yehowasi mwene Yehowahazi ari ku ngoma muri Isiraheli, Amasiya mwene Yowasi yabaye umwami mu Buyuda. Icyo gihe yari afite imyaka makumyabiri n'itanu, amara imyaka makumyabiri n'icyenda ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yehoyadini w'i Yeruzalemu. Amasiya yakoze ibinogeye Uhoraho nka se Yowasi, ariko ntiyageza aha sekuruza Umwami Dawidi. Ahubwo yakoze nka se Yowasi muri byose. Icyakora ntibigeze bakuraho ahasengerwaga, rubanda bakomeje kuhatambira ibitambo no kuhosereza imibavu. Amasiya amaze gukomeza ingoma ye, atsemba abagaragu be bari barishe se umwami Yowasi. Icyakora ntiyicisha abana babo akurikije ibyanditswe mu Mategeko y'igitabo cya Musa, aho Uhoraho avuga ati: “Ababyeyi ntibakicwe baryozwa ibyaha by'abana babo, kandi n'abana ntibakicwe baryozwa ibyaha by'ababyeyi. Ahubwo uwakoze icyaha cyo kumwicisha abe ari we wenyine wicwa.” Amasiya amarira ku icumu Abedomu ibihumbi icumi mu kibaya cy'Umunyu, atera umudugudu wa Sela arawigarurira. Kuva ubwo witwa Yokitēli kugeza na n'ubu. Amasiya atuma ku mwami wa Isiraheli Yehowasi mwene Yehowahazi akaba n'umwuzukuru wa Yehu, wigeze kuba umwami wa Isiraheli. Aramubwira ati: “Ngwino turwane imbonankubone!” Nuko Yehowasi umwami wa Isiraheli atuma kuri Amasiya umwami w'u Buyuda ati: “Igihe kimwe igitovu cyo ku bisi bya Libani cyatumye ku giti cy'isederi cy'aho i Libani kiti: ‘Ndagusaba umugeni w'umuhungu wanjye.’ Bukeye inyamaswa inyura kuri icyo gitovu irakiribata. Koko wamariye Abedomu ku icumu none uriyumvamo ikuzo. Ishimire iryo kuzo, ariko tuza ugume iwawe! Kuki wikururira intambara kandi izaguhitana hamwe n'igihugu cy'u Buyuda?” Nyamara Amasiya ntiyita kuri uwo muburo. Nuko Yehowasi umwami wa Isiraheli ajya ku rugamba, ahangana na Amasiya umwami w'u Buyuda barwanira i Beti-Shemeshi mu Buyuda. Abayuda bameneshwa n'Abisiraheli barahunga, buri wese ajya iwe. Yehowasi umwami wa Isiraheli afatira i Beti-Shemeshi umwami w'u Buyuda Amasiya mwene Yowasi, akaba n'umwuzukuru wa Ahaziya. Nuko ajya i Yeruzalemu asenya urukuta ruzengurutse umujyi, kuva ku irembo rya Efurayimu kugera ku irembo ry'Inguni, hareshya hafi na metero magana abiri. Nuko asahura izahabu n'ifeza n'ibindi bikoresho byose byari mu Ngoro y'Uhoraho, n'ibyari mu bubiko bw'ibwami. Atwara abantu ho ingwate maze yisubirira i Samariya. Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Yehowasi, n'ubutwari yagaragaje arwana na Amasiya umwami w'u Buyuda, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.” Hanyuma Yehowasi yisazira amahoro, bamushyingura i Samariya hamwe n'abami ba Isiraheli. Umuhungu we Yerobowamu amusimbura ku ngoma. Yehowasi mwene Yehowahazi umwami wa Isiraheli amaze gupfa, Amasiya mwene Yowasi amara indi myaka cumi n'itanu ari ku ngoma mu Buyuda. Ibindi bikorwa bya Amasiya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda.” Hanyuma abaturage b'i Yeruzalemu bagambanira Amasiya maze ahungira i Lakishi, ariko bamukurikiranayo baramwica. Umurambo we bawuzana i Yeruzalemu mu igare rikururwa n'amafarasi, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Abayuda bose bimika Uziya mwene Amasiya asimbura se ku ngoma, icyo gihe yari afite imyaka cumi n'itandatu. Se amaze gupfa, Uziya yagaruje umujyi wa Elati arawusana. Mu mwaka wa cumi n'itanu Amasiya mwene Yowasi ari ku ngoma mu Buyuda, Yerobowamu mwene Yehowasi yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka mirongo ine n'umwe ari ku ngoma i Samariya. Yerobowamu uwo yakoze ibitanogeye Uhoraho nk'ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli. Icyakora yagaruje intara zose zahoze ari iza Isiraheli kuva ahitwaga Lebo-Hamati mu majyaruguru, kugera ku kiyaga cy'Umunyu mu majyepfo. Nuko ibyavuzwe n'umuhanuzi Yonasi mwene Amitayi w'i Gati-Heferi birasohozwa, nk'uko Uhoraho Imana ya Isiraheli yari yarabimutumye. Koko rero Uhoraho yari yarabonye ukuntu Abisiraheli bakandamizwaga bikabije, ntibari bafite uwo kubarengera uwo ari we wese. Icyakora Uhoraho ntabwo yari yariyemeje gutsemba Abisiraheli burundu. Ni cyo cyatumye abagoboka akoresheje Yerobowamu mwene Yehowasi. Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Yerobowamu, n'ubutwari mu ntambara yarwanye n'uburyo yagarurije Isiraheli umujyi wa Damasi n'uwa Hamati yahoze iyoboka u Buyuda, byose byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.” Yerobowamu yisazira amahoro, bamushyingura hamwe n'abami ba Isiraheli. Umuhungu we Zakariya amusimbura ku ngoma. Mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi Yerobowamu ari ku ngoma muri Isiraheli, Uziya mwene Amasiya yabaye umwami w'u Buyuda. Icyo gihe Uziya yari afite imyaka cumi n'itandatu, amara imyaka mirongo itanu n'ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yekoliya w'i Yeruzalemu. Uziya akora ibinogeye Uhoraho nka se Amasiya. Icyakora ntibigeze bakuraho ahasengerwaga, rubanda bakomeje kuhatambira ibitambo no kuhosereza imibavu. Uhoraho ahana umwami Uziya amuteza indwara z'uruhu zanduza, kuva ubwo kugeza igihe yapfiriye ahabwa akato. Umuhungu we Yotamu wari umuyobozi w'imirimo y'ibwami arimikwa ategeka igihugu. Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Uziya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda.” Uziya amaze gupfa bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Yotamu amusimbura ku ngoma. Mu mwaka wa mirongo itatu n'umunani Uziya ari ku ngoma mu Buyuda, Zakariya mwene Yerobowamu yabaye umwami wa Isiraheli, amara amezi atandatu ari ku ngoma i Samariya. Zakariya yakoze ibitanogeye Uhoraho kimwe na ba sekuruza, yakomeje gukora ibyaha nk'ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli. Nuko uwitwa Shalumu mwene Yabeshi aramugambanira, aramutera amutsinda imbere ya rubanda maze amusimbura ku ngoma. Ibindi bikorwa bya Zakariya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.” Bityo, rya jambo Uhoraho yabwiye Yehu riba rirasohoye ngo “Abazagukomokaho bazasimburana ku ngoma bayobore Isiraheli kugeza ku buvivi.” Mu mwaka wa mirongo itatu n'icyenda Uziya ari ku ngoma mu Buyuda, Shalumu mwene Yabeshi yabaye umwami wa Isiraheli, amara ukwezi kumwe ari ku ngoma i Samariya. Menahemu mwene Gadi ava i Tirusa yigira i Samariya, atera Shalumu mwene Yabeshi aramwica aba ari we umusimbura ku ngoma. Ibindi bikorwa bya Shalumu n'uko yagambaniye Zakariya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'Abisiraheli”. Menahemu atera umujyi wa Tipusa atsemba abari bawutuye bose, kandi atsemba n'abari batuye hagati y'aho na Tirusa. Uwo mujyi yawuteye awuziza ko wari wanze kumwakira, maze abagore batwite asanzemo arabafomoza. Mu mwaka wa mirongo itatu n'icyenda Uziya ari ku ngoma mu Buyuda, Menahemu mwene Gadi yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka icumi ari ku ngoma i Samariya. Muri icyo gihe cyose, Menahemu yakoze ibitanogeye Uhoraho, yakomeje gukora ibyaha nk'ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli. Tigulati-Pileseri umwami wa Ashūru atera Isiraheli, maze Menahemu amuhongera toni mirongo itatu z'ifeza kugira ngo amushyigikire abashe gukomera ku ngoma. Kugira ngo izo feza ziboneke Menahemu yashyizeho umusoro ku bakire b'Abisiraheli, buri wese wifite agatanga ibikoroto mirongo itanu by'ifeza. Bamaze gushyikiriza izo feza umwami wa Ashūru, aherako ava mu gihugu asubira inyuma. Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Menahemu, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli”. Menahemu yisazira amahoro, umuhungu we Pekahiya amusimbura ku ngoma. Mu mwaka wa mirongo itanu Uziya ari ku ngoma mu Buyuda, Pekahiya mwene Menahemu yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Samariya. Pekahiya yakoze ibitanogeye Uhoraho, yakomeje gukora ibyaha nk'ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli. Hanyuma uwitwaga Peka mwene Remaliya yari yaragize icyegera cye aramugambanira, amwicana na Arugobu na Ariyeha yifatanyije n'Abanyagileyadi mirongo itanu. Babicira i Samariya mu kigo cy'ibwami, bityo Peka asimbura Pekahiya ku ngoma. Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Pekahiya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli”. Mu mwaka wa mirongo itanu n'ibiri Uziya ari ku ngoma mu Buyuda, Peka mwene Remaliya yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka makumyabiri ari ku ngoma i Samariya. Peka yakoze ibitanogeye Uhoraho, yakomeje gukora ibyaha nk'ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli. Peka akiri ku ngoma muri Isiraheli, Tigulati-Pileseri umwami wa Ashūru yigaruriye Iyoni na Abeli-Betimāka, na Yanowa na Kadeshi na Hasori, yigarurira n'intara ya Gileyadi n'iya Galileya, ari yo ntara yose y'Abanafutali. Abaturage baho abajyana ho iminyago muri Ashūru. Hanyuma Hozeya mwene Ela agambanira Peka mwene Remaliya aramwica, bityo amusimbura ku ngoma. Hari mu mwaka wa makumyabiri Yotamu mwene Uziya ari ku ngoma mu Buyuda. Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Peka, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli”. Mu mwaka wa kabiri Peka mwene Remaliya ari ku ngoma muri Isiraheli, Yotamu mwene Uziya yabaye umwami w'u Buyuda. Icyo gihe Yotamu yari afite imyaka makumyabiri n'itanu, amara imyaka cumi n'itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yerusha umukobwa wa Sadoki. Yotamu yakoze ibinogeye Uhoraho nka se Uziya. Icyakora ntibigeze bakuraho ahasengerwaga, rubanda bakomeje kuhatambira ibitambo no kuhosereza imibavu. Yotamu yubakishije irembo ry'amajyaruguru y'Ingoro y'Uhoraho. Ibindi bikorwa n'ibigwi bya Yotamu, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda”. Mu gihe cya Yotamu, Uhoraho yohereje Resini umwami wa Siriya na Peka mwene Remaliya umwami wa Isiraheli, kurwanya u Buyuda. Hanyuma Yotamu yisazira amahoro, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu murwa wa sekuruza Dawidi. Umuhungu we Ahazi amusimbura ku ngoma. Mu mwaka wa cumi n'irindwi Peka mwene Remaliya ari ku ngoma muri Isiraheli, Ahazi mwene Yotamu yabaye umwami w'u Buyuda. Icyo gihe Ahazi yari afite imyaka makumyabiri, amara imyaka cumi n'itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibitanogeye Uhoraho Imana ye, ntiyagenza nka sekuruza Umwami Dawidi. Yagenje nk'abami ba Isiraheli ageza n'aho atamba umwana we, amucisha mu muriro akurikije imihango iteye ishozi yakorwaga n'abanyamahanga, Uhoraho yari yarirukanye mu gihugu akayasimbuza Abisiraheli. Nuko atamba n'ibitambo yosereza n'imibavu ahasengerwaga ibigirwamana, no mu mpinga z'imisozi, no munsi y'ibiti byose bitoshye. Resini umwami wa Siriya, na Peka mwene Remaliya umwami wa Isiraheli batera Yeruzalemu maze bagota umwami Ahazi, ariko ntibabasha kumutsinda. Muri icyo gihe umwami Resini wa Siriya ni bwo agaruriye Abedomu umujyi wa Elati, amaze kuwuneshamo Abayuda. Nuko Abedomu baratahuka bawuturamo kugeza na bugingo n'ubu. Ahazi aherako yohereza intumwa kwa Tigulati-Pileseri umwami wa Ashūru kumubwira ziti: “Jyewe ndi nk'umwana wawe n'umugaragu wawe. None ngwino unkize umwami wa Siriya n'uwa Isiraheli banteye.” Nuko akoranya izahabu n'ifeza byari mu Ngoro y'Uhoraho no mu bubiko bw'ibwami, abyoherereza uwo mwami ho impano. Umwami wa Ashūru akora ibyo Ahazi amusabye atera i Damasi arahigarurira, abaho abajyana ho iminyago i Kiri kandi yica Resini. Ahazi ajya i Damasi guhura na Tigulati-Pileseri umwami wa Ashūru, ahabona urutambiro ruri mu Ngoro y'i Damasi, yoherereza umutambyi Uriya igishushanyo cyarwo n'imiterere yarwo yose. Uriya yubakisha urutambiro akurikije bidasubirwaho amabwiriza umwami Ahazi yamwoherereje, ndetse arurangiza mbere y'uko Ahazi ahindukira ava i Damasi. Umwami ngo ave i Damasi abona urwo rutambiro maze ararwegera, arutambiraho igitambo gikongorwa n'umuriro, aruturiraho ituro ry'ifu n'ituro risukwa, ahamisha n'amaraso y'igitambo cy'umusangiro. Ahazi yimura urutambiro rw'umuringa rwari rweguriwe Uhoraho. Urwo rutambiro rwari imbere y'Ingoro, hagati y'urutambiro rushya n'Ingoro y'Uhoraho, arwimurira mu ruhande rw'amajyaruguru y'urwo rutambiro rushya. Nuko umwami Ahazi ategeka umutambyi Uriya ati: “Uzajye utambira kuri uru rutambiro rugari igitambo gikongorwa n'umuriro cya buri gitondo, n'ituro ry'ifu rya buri kigoroba, n'ibitambo byanjye bikongorwa n'umuriro biherekejwe n'ituro ryanjye ry'ifu, n'ibitambo bikongorwa n'umuriro bya rubanda biherekejwe n'amaturo yabo y'ifu n'amaturo asukwa. Nzamishaho amaraso yose y'ibitambo bikongorwa n'umuriro n'ay'ibindi bitambo. Naho ibyerekeye urutambiro rw'umuringa, nzarukoresha mu kugisha inama Imana.” Umutambyi Uriya ashyira mu bikorwa ibyemezo byose by'umwami Ahazi. Hanyuma Umwami Ahazi yomora ibisate by'umuringa byari ku bigare byo mu rugo rw'Ingoro, akuraho n'igikarabiro kuri ibyo bisate. Nuko akivanaho amashusho cumi n'abiri y'amapfizi akozwe mu muringa, maze agitereka ku gitereko cy'ibuye. Asenya ibaraza ryitwaga iry'isabato ryari ryubatse imbere mu Ngoro, akuraho n'irembo ry'urugo umwami yinjiriragamo, byose agendereye gushimisha umwami wa Ashūru. Ibindi bikorwa n'ibigwi bya Ahazi, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda”. Nuko Ahazi amaze gupfa ashyingurwa mu irimbi rya ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Hezekiya amusimbura ku ngoma Mu mwaka wa cumi n'ibiri Ahazi ari ku ngoma mu Buyuda, Hozeya mwene Ela yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka icyenda ari ku ngoma i Samariya. Hozeya yakoze ibitanogeye Uhoraho, icyakora ntiyakabije nk'abami ba Isiraheli bamubanjirije. Shalimaneseri umwami wa Ashūru aramutera, Hozeya aramuyoboka akajya amuzanira amaturo buri mwaka. Bitinze Hozeya agomera Shalimaneseri, atuma intumwa ku mwami wa Misiri witwaga So, ntiyongera kandi koherereza amaturo umwami wa Ashūru. Uwo mwami wa Ashūru abibonye atyo afata Hozeya amushyira muri gereza. Hanyuma umwami wa Ashūru atera igihugu cyose cya Isiraheli, agota Samariya kumara imyaka itatu. Bityo yigarurira Samariya mu mwaka wa cyenda Hozeya ari ku ngoma, ajyana Abisiraheli ho iminyago muri Ashūru abatuza ahitwa i Hala, n'i Gozani mu nkengero z'uruzi rwa Habori no mu mijyi y'Abamedi. Ibyo byago byageze ku Bisiraheli kubera ko bari baracumuye ku Uhoraho Imana yabo, wabavanye mu gihugu cya Misiri aho bari inkoreragahato z'umwami w'aho, abaziza gushengerera izindi mana. Bagenzaga nk'abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere yabo kugira ngo babasimbure. Bakurikizaga kandi imigenzo izira abami ba Isiraheli badukanaga. Abisiraheli bakoraga rwihishwa ibintu bitanogeye Uhoraho Imana yabo, kandi bakiyubakira mu mijyi yabo yose ahasengerwaga ibigirwamana, uhereye ku nsisiro ukageza ku mijyi ntamenwa. Bashingaga amabuye n'inkingi byeguriwe ikigirwamana Ashera mu mpinga z'imisozi zose, no munsi y'ibiti byose by'inganzamarumbu. Aho hantu hose bahosereza imibavu, bagenza nk'abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye. Nuko bakora ibitanogeye Uhoraho baramurakaza. Koko rero Abisiraheli bashengereye ibigirwamana Uhoraho yari yarabihanangirije ati: “Ntimuzabishengerere.” Uhoraho yari yaraburiye Abisiraheli n'Abayuda abinyujije ku bahanuzi batari bamwe ati: “Nimuhindukire mureke gukora ibibi, mukurikize amabwiriza n'amateka byanjye nahaye ba sogokuruza mu Mategeko, n'ayo nabatumyeho abagaragu banjye b'abahanuzi.” Nyamara abo bantu barinangira banga kumvira, bagenza nk'uko ba sekuruza babigenje ntibagirira icyizere Uhoraho Imana yabo. Banze amateka ye n'Isezerano yagiranye na ba sekuruza, ntibita ku miburo yabagejejeho, ahubwo bayoboka imana z'imburamumaro na bo bahinduka imburamumaro. Bityo bagenza nk'abanyamahanga babakikije, Uhoraho yari yarabihanangirije kudakurikiza. Nuko baca ku mabwiriza yose Uhoraho Imana yabo yabahaye, bicurira amashusho abiri y'inyana mu muringa uyagijwe, bubakira Ashera inkingi, baramya ibinyarumuri byose byo ku ijuru kandi bayoboka Bāli. Batambye abahungu n'abakobwa ho ibitambo, babicisha mu muriro. Bararaguje bararogesha, biyeguriye ibizira ku Uhoraho baramurakaza. Uhoraho arakarira Abisiraheli bikomeye, arabamenesha ntihasigara n'uwo kubara inkuru, keretse abo mu muryango w'Abayuda gusa. Abayuda na bo ntibita ku mabwiriza y'Uhoraho Imana yabo, bakurikiza imigenzo yari yaradutse mu Bisiraheli. Ni cyo cyatumye Uhoraho azibukira abakomokaga kuri Isiraheli bose arababurabuza, abaterereza abagizi ba nabi, hanyuma arabamenesha kugira ngo bamuve imbere. Ubwo Uhoraho yatandukanyaga ubutegetsi bw'ingoma y'inzu ya Dawidi n'intara ya Isiraheli, Abisiraheli biyimikiye Yerobowamu mwene Nebati ababera umwami. Yerobowamu uwo ni we watoje Abisiraheli kutumvira no gucumura bikomeye ku Uhoraho. Nuko Abisiraheli bakomeza gukora ibyaha byose batojwe na Yerobowamu, ntibigera babireka. Uhoraho abamenesha mu gihugu cyabo bajyanwa ho iminyago muri Ashūru, baherayo na bugingo n'ubu. Bityo Uhoraho asohoza ibyo yatumye abagaragu be bose b'abahanuzi. Umwami wa Ashūru ajyana abantu baturutse i Babiloni n'i Kuta na Awa, n'i Hamati n'i Sefaruvayimu, abatuza mu mijyi yose yo mu ntara ya Samariya bazungura Abisiraheli. Abo bantu batura i Samariya no mu mijyi yayo. Bagitangira kuhatura ntibasengaga Uhoraho, bityo abateza intare zibadukamo bamwe barapfa. Nuko iyo nkuru bayimenyesha umwami wa Ashūru bati: “Ba bantu bajyanywe bagatuzwa mu mijyi yo mu ntara ya Samariya, ntibaziAmategeko y'Imana y'icyo gihugu. Ni yo mpamvu intare zabadutsemo zikabica, kuko batazi kwambaza Imana y'icyo gihugu.” Nuko umwami wa Ashūru ategeka ko basubiza i Samariya umwe mu batambyi baho bazanye ho umunyago, barahamutuza kugira ngo yigishe Amategeko y'Imana y'icyo gihugu. Bityo umutambyi wari warajyanywe ho umunyago avanywe i Samariya, yaratahutse atura i Beteli, maze yigisha abantu kuramya Uhoraho. Nyamara abo banyamahanga biremera imana zabo bazishyira mu mazu bubatse, aho Abanyasamariya basengeraga ibigirwamana. Buri bwoko bukabigenza butyo mu mijyi bwatujwemo. Bityo Abanyababiloniya biremera imana yitwa Sukuti-Benoti, Abanyekuta biremera iyitwa Nerugali, Abanyahamati biremera iyitwa Ashima. Abavuye Awa biremera iyitwa Nibuhazi na Tarutaki, naho ab'i Sefaruvayimu bo batwikira abana babo ho ibitambo by'izitwa Adurameleki na Anameleki z'aho i Sefaruvayimu. Icyakora bose baramyaga n'Uhoraho, ariko batoranyaga ababonetse bose ho abatambyi b'ahasengerwa, kugira ngo bahatambire ibitambo. Bityo ku ruhande rumwe baramyaga Uhoraho, ku rundi bagakorera imana zabo bakurikije imigenzo ya buri bwoko bakomokagamo. Na n'ubu abakomoka kuri bo baracyagenza batyo. Ntabwo bayoboka Uhoraho neza kugira ngo bakurikize amateka ye, bubahirize ibyemezo yafashe cyangwa amabwiriza, cyangwa Amategeko yahaye urubyaro rwa Yakobo, ari na we Uhoraho yise Isiraheli. Uhoraho yagiranye na bo Isezerano arabategeka ati: “Ntimuzayoboke izindi mana, ntimuzazipfukamire, ntimuzazikorere kandi ntimuzazitambire ibitambo. Mube ari jye jyenyine Uhoraho muramya, jye Uhoraho wabakuye mu Misiri ku mbaraga zikomeye n'ubushobozi bwanjye. Nuko rero mube ari jye muyoboka mumpfukamire kandi muntambire ibitambo. Mujye mukurikiza Amategeko yanjye kimwe n'amabwiriza yanjye nk'uko nabyandikishije, kandi ntimukigere muyoboka izindi mana. Ntimukibagirwe Isezerano nagiranye namwe, kandi ntimukigere muyoboka izindi mana. Ahubwo mujye munyubaha jyewe Uhoraho Imana yanyu, nanjye nzabakiza abanzi banyu bose.” Nyamara abo banyamahanga ntibumvira Uhoraho, bakomeza gukurikiza imigenzo yabo ya kera. Bityo ku ruhande rumwe bakaramya Uhoraho, ku rundi bakaramya imana zabo, abana babo na bo bakagenza nka ba sekuruza babo kugeza na n'ubu. Mu mwaka wa gatatu Hozeya mwene Ela ari ku ngoma muri Isiraheli, Hezekiya mwene Ahazi yabaye umwami w'u Buyuda. Icyo gihe Hezekiya yari afite imyaka makumyabiri n'itanu, amara imyaka makumyabiri n'icyenda ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Abi umukobwa wa Zakariya. Hezekiya yakoze ibinogeye Uhoraho nka sekuruza Umwami Dawidi. Akuraho ahasengerwaga ibigirwamana, arimbura amabuye yashingiwe kwegurirwa ibigirwamana kimwe n'inkingi zeguriwe Ashera. Amenagura n'ishusho y'inzoka Musa yacuze mu muringa, kuko kugeza ubwo Abisiraheli bari bagitwikira imibavu iyo nzoka bitaga Nehushitani. Hezekiya aherako yizera Uhoraho Imana ya Isiraheli, kurusha abandi bami bose b'u Buyuda bamubanjirije n'abamusimbuye ku ngoma. Yishingikirije ku Uhoraho ntiyamutezukaho, ahubwo akurikiza amabwiriza Uhoraho yari yarahaye Musa. Uhoraho agendana na Hezekiya amuha gusohoza imigambi ye. Nuko yivumbagatanya ku mwami wa Ashūru ntiyaba akimuhakwaho. Arwanya Abafilisiti arabatsinda, arabakurikirana abageza i Gaza yigarurira imijyi ntamenwa n'iminara y'abarinzi. Mu mwaka wa kane Hezekiya ari ku ngoma, ari na wo mwaka wa karindwi Hozeya mwene Ela yari ku ngoma muri Isiraheli, Shalimaneseri umwami wa Ashūru yaje kugota umurwa wa Samariya. Hashize imyaka itatu abona kwigarurira Samariya, ubwo hari mu mwaka wa gatandatu Hezekiya ari ku ngoma, no mu mwaka wa cyenda Hozeya ari ku ngoma muri Isiraheli. Umwami wa Ashūru ajyana Abisiraheli ho iminyago, abatuza i Hala n'i Gozani ku nkengero z'uruzi rwa Habori, no mu mijyi y'Abamedi. Izo ngorane zose zatewe n'uko Abisiraheli banze kumvira Uhoraho Imana yabo kandi bari barishe Isezerano yabahaye, n'Amategeko umugaragu wayo Musa yari yabahaye ntibigera babyitaho, ntibabishyira no mu bikorwa. Mu mwaka wa cumi n'ine Hezekiya ari ku ngoma, Senakeribu umwami wa Ashūru yateye imijyi ntamenwa yose y'u Buyuda arayigarurira. Nuko Hezekiya umwami w'u Buyuda atuma ku mwami wa Ashūru wari i Lakishi ati: “Koko nagucumuyeho! None reka kuntera, icyo uzanyaka cyose nzagitanga.” Umwami wa Ashūru aca Hezekiya ibiro ibihumbi icyenda by'ifeza, n'ibindi magana cyenda by'izahabu. Hezekiya akoranya ifeza yose abonye mu Ngoro y'Uhoraho no mu bubiko bw'ibwami, arayimuha. Hezekiya yomora n'izahabu yari yometse ku nzugi z'Ingoro y'Uhoraho n'iyo ku bihindizo byazo, na yo ayiha umwami wa Ashūru. Umwami wa Ashūru ari i Lakishi yohereza umugaba mukuru w'ingabo, n'umuyobozi w'ibiro bikuru bya gisirikari n'umujyanama we wihariye w'inkambi bayoboye umutwe ukomeye w'ingabo, abatuma i Yeruzalemu ku Mwami Hezekiya. Bagezeyo bashinga ibirindiro ku muyoboro w'amazi ava mu kizenga cyo haruguru, kiri ku nzira igana ku murima w'Abameshi. Nuko basaba kuvugana n'umwami. Mwene Hilikiya ari we Eliyakimu wari umuyobozi w'ibwami, aza kubonana na bo aherekejwe n'umunyamabanga Shebuna n'umuvugizi w'umwami, ari we Yowa mwene Asafu. Umujyanama wihariye w'umwami wa Ashūru arababwira ati: “Nimugende mubwire Hezekiya ubu butumwa bw'umwami ukomeye ari we mwami wa Ashūru muti: ‘Icyizere ufite ni cyizere ki? Mbese uribwira ko amagambo yonyine, yabasha kuburizamo umugambi n'ubutwari dufite byo kurwana intambara? Ni nde wishingikirijeho waguteye kungomera? Erega uracyishingikirije kuri Misiri rwa rubingo rusadutse, rutobora rugahinguranya ikiganza cy'urwishingikirijeho wese! Uko ni ko umwami wa Misiri agenza abamugirira icyizere bose.’ “Ahari aho mugiye kunsubiza muti: ‘Uwo dufitiye icyizere ni Uhoraho Imana yacu.’ Nyamara Hezekiya ni we ubwe washenye ahasengerwa hose n'intambiro zaho, ategeka abantu b'i Yeruzalemu n'abandi Bayuda kujya kumuramya imbere y'urutambiro rw'i Yeruzalemu rwonyine. “None rero tēga na databuja umwami wa Ashūru. Jyewe ndiyemeza kuguha amafarasi y'intambara ibihumbi bibiri, niba wakwibonera abayarwaniraho. Ubwo se koko washobora gutsimbura n'umwe woroheje wo mu bagaba b'ingabo za databuja? None wishingikirije ku Banyamisiri ngo bazaguha amagare y'intambara n'amafarasi! Mbese ye, databuja yatera aha hantu akaharimbura Uhoraho atabishatse? Reka da! Uhoraho ubwe ni we wabimutegetse.” Nuko Eliyakimu mwene Hilikiya na Shebuna na Yowa, basaba umujyanama w'umwami wa Ashūru bati: “Abagaragu bawe turakwinginze, tubwire mu kinyarameya kuko tucyumva. Erega ibyo utubwira mu giheburayi, dore abantu bari ku rukuta bateze amatwi barabyumva!” Umujyanama w'umwami wa Ashūru arabasubiza ati: “Mbese mwibwira ko databuja yantumye kuri shobuja namwe gusa? Erega yantumye no kuri bariya bicaye ku rukuta, kugira ngo bamenye ko bidatinze bazarya amazirantoki yabo, bakanywa n'inkari zabo kimwe namwe!” Umujyanama w'umwami wa Ashūru arahaguruka, arangurura mu giheburayi ati: “Nimwumve ubutumwa bw'umwami ukomeye ari we mwami wa Ashūru, aravuga ati: ‘Mwe kwishinga Hezekiya, arabashuka kuko atazabasha kubankiza. Arishingikiriza ku cyizere cy'uko Uhoraho azabankiza akantesha kwigarurira uyu mujyi, jyewe umwami wa Ashūru. Nimureke kumvira Hezekiya ahubwo mukurikize ibi mbabwira: nimuharanire amahoro munyoboke, jyewe umwami wa Ashūru. Bityo buri wese azigumira mu mizabibu ye n'imitini ye bimutunge, yigumanire n'ikigega cye cy'amazi yinywere. Hanyuma nzabajyana mu gihugu kimeze nk'icyanyu, gikungahaye ku ngano zivamo imigati no ku mizabibu bengamo divayi, no ku minzenze ikungahaye ku mavuta no ku buki. Aho gupfira hano mwatura aho handi. Nimureke kumvira Hezekiya kuko abayobya ababwira ko Uhoraho azabakiza. Ese hari ubwo imana z'amahanga zambujije gufata ibihugu byazo? Mbese imana za Hamati n'iza Arupadi zakoze iki? Naho se iza Sefaruvayimu n'iza Hena n'iza Iwa zo zakoze iki? Mbese haba hari iyambujije kwigarurira Samariya? Ni iyihe muri izo mana zose yambujije kwigarurira igihugu cyayo? Nta yo. None se Uhoraho azambuza ate kwigarurira Yeruzalemu?’ ” Abantu bari aho baricecekera ntibamusubiza ijambo na rimwe, nk'uko Hezekiya yari yabategetse. Hanyuma Eliyakimu mwene Hilikiya umuyobozi w'ibwami, n'umunyamabanga Shebuna na Yowa mwene Asafu umuvugizi wihariye w'umwami, bashishimura imyambaro yabo. Basubira ku mwami bamutekerereza ibyo umujyanama w'umwami wa Ashūru yatangaje. Umwami Hezekiya abyumvise ashishimura imyambaro ye yambara igaragaza akababaro, maze ajya mu Ngoro y'Uhoraho. Atuma Eliyakimu umuyobozi w'ibwami na Shebuna umunyamabanga n'abakuru bo mu batambyi, basanga umuhanuzi Ezayi mwene Amotsi bose bambaye imyambaro igaragaza akababaro. Baramubwira bati: “Hezekiya yadutumye ngo ‘Uyu munsi ni umunsi w'umubabaro n'igihano n'ikimwaro. Nk'uko bavuga ngo: abana bageze mu matako, ariko nta mbaraga zo kubabyara. Dore umwami wa Ashūru yohereje umujyanama we atuka Imana nzima. Iyaba Uhoraho Imana yawe yari yumvise ibyo bitutsi byose yari guhita abimuhanira. None rero senga, usabire abantu bayo basigaye.’ ” Izo ntumwa z'Umwami Hezekiya zimaze kubwira Ezayi ubwo butumwa, arazisubiza ati: “Nimusubire ku mwami mumubwire ko Uhoraho avuze ati: ‘Wumvise abagaragu b'umwami wa Ashūru bansebya, nyamara ntukuke umutima ku bw'ibyo bavuze. Dore ndahindura umutima we, inkuru izamugeraho itume asubira iwe. Akigerayo nzamugabiza abamwicisha inkota.’ ” Icyo gihe umwami wa Ashūru amaze kwigarurira Lakishi yagiye kugota Libuna. Wa mujyanama we abimenye amusangayo. Umwami wa Ashūru amenyeshwa ko Tiruhaka w'Umunyakushi umwami wa Misiri, ari mu nzira aje kumutera. Nuko yongera kohereza intumwa kuri Hezekiya kugira ngo zimubwire ziti: “Wowe Hezekiya mwami w'u Buyuda, wishingikirije cyane ku Mana yawe igutera kwibeshya ko izambuza, jyewe umwami wa Ashūru kwigarurira Yeruzalemu. Wumvise ukuntu abami ba Ashūru bagenje ibindi bihugu byose bakabirimbura. None se uragira ngo uzarokoka? Ubwo abo nasimbuye ku ngoma batsembaga abaturage ba Gozani n'aba Harani, n'aba Resefu n'Abanyedeni b'i Telasari, imana z'iyo mijyi ntizabakijije. Umwami wa Hamati n'umwami wa Arupadi, n'umwami w'umujyi wa Sefaruvayimu, n'uwa Hena n'uwa Iwa ubu bari he?” Nuko Hezekiya afata urwo rwandiko rwazanywe n'intumwa z'umwami wa Ashūru ararusoma hanyuma arujyana mu Ngoro y'Imana arushyira imbere y'Uhoraho. Hezekiya arasenga ati: “Uhoraho Mana y'Abisiraheli wowe uganje hejuru y'abakerubi, ni wowe wenyine Mana igenga ingoma zose zo ku isi, kandi ni wowe waremye w'ijuru n'isi. Uhoraho, tega amatwi wumve! Uhoraho, rambura amaso urebe! Umva amagambo ya Senakeribu yuzuye ibitutsi agutuka wowe Mana nzima. “None rero Uhoraho, abami ba Ashūru batsembyeho abatuye amahanga, bajagajaga ibihugu byabo, imana zayo bazijugunya mu muriro barazisenya kuko zitari imana nyakuri, ahubwo abantu bazibāje mu biti no mu mabuye. Uhoraho Mana yacu ndakwinginze, utuvane mu nzara za Senakeribu bityo amahanga yose yo ku isi azamenya ko uri Uhoraho, kandi ko nta mana ihwanye nawe.” Nuko Ezayi mwene Amotsi ageza kuri Hezekiya igisubizo cy'Uhoraho Imana ya Isiraheli. Aramubwira ati: “Numvise isengesho ryawe wangejejeho ku byerekeye Senakeribu umwami wa Ashūru. None umva icyo muvugaho. Abatuye i Siyoni baragusuzuguye, baraguha urw'amenyo bakagushinyagurira. Abaturage ba Yeruzalemu baraguseka, baraguseka bakuzunguriza imitwe. Ni nde watutse ukamwandagaza? Ni nde wavugishije umurebana agasuzuguro? Ni jye Umuziranenge wa Isiraheli! Jyewe Nyagasani wanyoherereje intumwa zo kuntuka ziti: ‘Amagare yanjye y'intambara yangejeje mu mpinga z'imisozi, nageze no mu bisi bya Libani. Nahatemye amasederi maremare, nahatemye imizonobari myiza cyane. Nageze hose no mu ibisi byayo, navogereye n'ishyamba ryayo kimeza. Nafukuye amariba nywa ku mazi yo mu mahanga, nshobora no gukamya imigezi yose ya Misiri, nzayikamya nkoresheje ikirenge!’ “None se Senakeribu, ntuzi ko nabigambiriye? Uwo mugambi ni jye wawuteguye kuva kera, none ngiye kuwusohoza. Nari naguhaye inshingano yo guhindura imijyi ntamenwa amatongo. Abaturage bafite amaboko atentebutse, bagize ubwoba kandi bakozwe n'ikimwaro. Bameze nk'ubwatsi bwo mu gasozi, bameze nk'ubwatsi bwari butoshye bwo mu rwuri, bameze nka bwa bwatsi bumera ku nzu bukaraba butarakura. Erega wowe Senakeribu ndakuzi! Nzi neza imyifatire yawe n'ibikorwa byawe byose, ndakuzi iyo wikubise ukandakarira. Koko warikubise urandakaza, numvise agasuzuguro kawe. Nzafatisha impeta ku zuru ryawe, nzashyira akuma mu kanwa kawe, bityo nzagusubiza aho waturutse. “Naho wowe Hezekiya, dore ikizakubera ikimenyetso kiranga ibyo mvuga. Uyu mwaka abantu bazarya umwero w'ibyimejeje, umwaka utaha na wo ni uko. Mu mwaka wa gatatu ni bwo muzabiba mugasarura, muzahinga imizabibu mutungwe n'imbuto zayo. Abayuda barokotse bazongera gushinga imizi, basagambe nk'igiti gihunze imbuto mu mashami yacyo. Koko rero i Yeruzalemu hazaboneka itsinda ry'abarokotse, ku musozi wa Siyoni hazaboneka abacitse ku icumu.” Ezayi yungamo ati: “Ibyo Uhoraho Nyiringabo azabikorana ishyaka. None rero ku byerekeye umwami wa Ashūru, Uhoraho aravuga ati: ‘Ntabwo azinjira muri uyu murwa, ntabwo azigera awurasaho umwambi, ntabwo azawutera yifashishije ingabo. Ntabwo azarunda igitaka kugira ngo yurire inkuta ziwuzengurutse. Azasubirayo anyuze inzira yamuzanye, ntazigera yinjira muri uyu murwa. Ni jye Uhoraho ubivuze. Nzarinda uyu murwa ndokore abaturage bawo ngirira ko ndi Uhoraho, mbigirira kandi n'umugaragu wanjye Dawidi.’ ” Iryo joro umumarayika w'Uhoraho anyura mu nkambi y'Abanyashūru, yica abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu. Bukeye abaturage babyutse basanga Abanyashūru bose bapfuye. Senakeribu umwami wa Ashūru asubira iwe atura i Ninive. Igihe Senakeribu yaramyaga imana ye Nisiroki, abana be Adurameleki na Shareseri bamwicisha inkota. Hanyuma bahungira mu gihugu cya Ararati, undi muhungu we Esarihadoni amusimbura ku ngoma. Muri icyo gihe Hezekiya ararwara yenda gupfa. Umuhanuzi Ezayi mwene Amotsi ajya kumusura aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Itegure urage abo mu rugo rwawe, kuko utazakira iyi ndwara.’ ” Hezekiya arahindukira areba ivure yambaza Uhoraho ati: “Uhoraho, ibuka uko nagukoreye n'umurava mbikuye ku mutima. Ntabwo nahwemye gukora ibikunogeye.” Hezekiya araturika ararira. Nuko Ezayi ataragera hagati mu rugo rw'ingoro y'umwami, Uhoraho aramubwira ati: “Subira kwa Hezekiya umuyobozi w'ubwoko bwanjye maze umubwire uti: ‘Jyewe Uhoraho Imana ya sokuruza Dawidi, numvise isengesho ryawe kandi nabonye amarira yawe. None rero ngiye kugukiza, ku munsi wa gatatu uzasubire mu Ngoro yanjye. Ubuzima bwawe mbwongereyeho imyaka cumi n'itanu. Wowe n'abatuye uyu murwa nzabakiza umwami wa Ashūru, ndetse nzarinda uyu murwa ngirira ko ndi Uhoraho, mbigirira n'umugaragu wanjye Dawidi.’ ” Ezayi abwira ab'ibwami ati: “Nimutegure umubumbe w'imbuto z'umutini, maze muwushyire ku kibyimba cy'umwami kugira ngo akire.” Nuko Hezekiya abaza Ezayi ati: “Mbese ni ikihe kimenyetso kibasha kunyemeza ko Uhoraho agiye kunkiza iyi ndwara, kandi ko ku munsi wa gatatu nzasubira mu Ngoro ye?” Ezayi aramusubiza ati: “Uhoraho ari buguhe ikimenyetso kikwemeza ko azasohoza icyo yasezeranye. None se wahitamo ko igicucu kiva aho kiri ku ngazi kikagana imbere mu ntambwe icumi, cyangwa kigasubira inyuma ho intambwe icumi?” Hezekiya aramusubiza ati: “Biroroshye ko igicucu kigana imbere ho intambwe icumi, none reka gisubire inyuma ho intambwe icumi.” Nuko umuhanuzi Ezayi atakambira Uhoraho, maze igicucu cyari ku ngazi za Ahazi cyigira inyuma intambwe icumi. Muri icyo gihe umwami wa Babiloniya Merodaki-Baladani mwene Baladani, yoherereza Hezekiya intumwa zijyanye inzandiko n'impano kuko yari yumvise ko arwaye. Hezekiya anezezwa no kubakira, abatambagiza hose mu nzu y'ububiko yarimo ifeza n'izahabu, n'imibavu n'amavuta y'agaciro. Abatambagiza no mu bubiko bw'intwaro n'ahandi hose mu nzu habitswe umutungo we. Hezekiya ntiyagira ikintu na kimwe abahisha mu ngoro ye no mu gihugu cye cyose. Hanyuma umuhanuzi Ezayi aramusanga aramubaza ati: “Bariya bantu bakubwiraga iki? Ese ubundi bari baturutse he?” Hezekiya aramusubiza ati: “Bari baturutse kure cyane muri Babiloniya.” Ezayi aramubaza ati: “None se babonye iki mu ngoro yawe?” Hezekiya aramusubiza ati: “Babonye ibiyirimo byose, nta na kimwe ntaberetse cyo mu bubiko bwanjye.” Ezayi abwira Hezekiya ati: “Umva icyo Uhoraho avuze: ‘Igihe kizagera ibiri mu ngoro yawe byose, n'ibyo ba sokuruza barundanyije mu gihe cyabo kugeza ubu, byose bizasahurwe bijyanwe i Babiloni. Nta na kimwe kizasigara.’ Uko ni ko Uhoraho avuze. ‘Ndetse bazajyana bamwe mu rubyaro rwawe bwite, babagire inkone zizajya zikorera umwami wa Babiloniya mu ngoro ye.’ ” Hezekiya asubiza Ezayi ati: “Ni byiza kungezaho iryo jambo ry'Uhoraho.” Koko rero yaribwiraga ati: “Nta cyo bitwaye kuko mu gihe nzaba nkiriho, amahoro n'umutekano bizagumaho.” Ibindi bikorwa bya Hezekiya n'ubutwari bwe, n'uburyo yacukuje ikizenga n'umuyoboro ujyana amazi mu murwa wa Yeruzalemu, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda.” Nuko Hezekiya yisazira amahoro, umuhungu we Manase amusimbura ku ngoma. Manase yabaye umwami afite imyaka cumi n'ibiri, amara imyaka mirongo itanu n'itanu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Hefusiba. Manase yakoze ibitanogeye Uhoraho, akora ibiteye ishozi nk'iby'abanyamahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y'Abisiraheli. Bityo Manase asubizaho ahasengerwaga ibigirwamana se Hezekiya yari yarashenye, yubakira Bāli intambiro, ashinga inkingi yeguriwe Ashera nk'uko umwami wa Isiraheli Ahabu yabikoraga kera, anasubizaho kuramya no gukorera ibinyarumuri. Yubatse kandi intambiro z'ibigirwamana mu Ngoro y'Uhoraho i Yeruzalemu, aho Uhoraho yari yaravuzeho ati: “Ni ho nzajya nigaragariza.” Yubatse mu bikari byombi by'Ingoro y'Uhoraho intambiro z'ibinyarumuri byose. Manase ageza aho atamba umwana we amucisha mu muriro, araraguza, ararogesha, arashikisha, bityo yakabije gukora ibitanogeye Uhoraho aramurakaza. Hanyuma Manase abumbisha ishusho y'imanakazi Ashera ayishyira mu Ngoro y'Uhoraho, iyo yahishuriyeho Dawidi n'umuhungu we Salomo ati: “Ni muri iyi Ngoro yanjye n'i Yeruzalemu, mpisemo mu miryango yose ya Isiraheli kuzajya nigaragariza ubuziraherezo. Ikindi sinzongera kwimura Abisiraheli mu gihugu nahaye ba sekuruza kugira ngo bazerere, nibitondera byimazeyo amabwiriza mbagezaho n'amategeko bahawe n'umugaragu wanjye Musa.” Nyamara ntibumvira Uhoraho, ahubwo Manase abatoza gukora ibyaha bisumbye iby'abanyamahanga Uhoraho yari yaratsembye, kugira ngo Abisiraheli babazungure. Uhoraho aherako ategeka abagaragu be b'abahanuzi kuvuga bati: “Manase umwami w'u Buyuda yakoze ibizira biteye ishozi, yitwaye nabi kurusha Abamori ba kera, yatoje Abayuda gucumura akoresheje ibigirwamana bye. Ni yo mpamvu Uhoraho Imana ya Isiraheli avuze ati: ‘Nzahana Yeruzalemu n'u Buyuda bwose mpateze icyago kizakubita nk'inkuba ku bazabyumva. Ngiye gusenya Yeruzalemu nk'uko nashenye Samariya, ngatsemba umuryango wa Ahabu. Yeruzalemu nzayitsembamo abantu, isigare yiberanga nk'isahani bogeje bakayubika. Abantu banjye bazacika ku icumu nzabahāna mu maboko y'abanzi babo, bazasahurwa ibintu byose mu gihugu. Nzabigenza ntyo mbitewe n'uko bakomeje gukora ibitanogeye, bityo bukandakaza kuva ba sekuruza bavanwa mu Misiri kugeza na n'ubu.’ ” Manase yicishije abantu benshi cyane b'inzirakarengane, ku buryo Yeruzalemu yuzuye amaraso. Ubwo bwicanyi bwiyongeraga ku byaha byo gutoza Abayuda gucumura ku Uhoraho. Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Manase n'ibyaha yakoze, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda.” Nuko Manase yisazira amahoro ashyingurwa iwe mu rugo, mu busitani bwa Uza. Umuhungu we Amoni amusimbura ku ngoma. Amoni yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'ibiri, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Meshulemeti umukobwa wa Harusi w'i Yotiba. Amoni yakoze ibitanogeye Uhoraho nka se Manase. Yitwaye nabi muri byose nka se, ayoboka ibigirwamana nka we akabiramya. Yimūye Uhoraho Imana ya ba sekuruza ntiyagenza uko ashaka. Hanyuma ibyegera bye byaje kumugambanira, bamwicira mu ngoro ye. Icyakora abaturage b'u Buyuda bahinduka ibyo byegera byose byicishije umwami Amoni, babimarira ku icumu maze bimika umuhungu we Yosiya. Ibindi bikorwa bya Amoni, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda”. Amoni bamushyingura mu mva ye mu busitani bwa Uza, umuhungu we Yosiya amusimbura ku ngoma. Yosiya yabaye umwami afite imyaka umunani, amara imyaka mirongo itatu n'umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yedida umukobwa wa Adaya w'i Bosikati. Yosiya yakoze ibinogeye Uhoraho, yitwara neza nka sekuruza Umwami Dawidi nta guteshuka. Mu mwaka wa cumi n'umunani Yosiya ari ku ngoma, yohereje mu Ngoro y'Uhoraho umunyamabanga we Shafani mwene Asaliya, akaba n'umwuzukuru wa Meshulamu ati: “Genda ushake Umutambyi mukuru Hilikiya, maze umubwire abarure amafaranga yose abantu batanze yo gusana Ingoro y'Uhoraho, n'ayo abarinzi b'amarembo bakiriye. Ayo mafaranga bayashyikirize abashinzwe imirimo yo gusana Ingoro y'Uhoraho, kugira ngo babashe guhemba ababaji n'abubatsi n'abandi bakozi, kandi kugira ngo bagure ibiti n'amabuye bikenewe mu gusana. Ntabwo ari ngombwa kugenzurwa ku mikorereshereze y'ayo mafaranga, kuko ari abizerwa.” Bageze kwa Hilikiya Umutambyi mukuru, amenyesha umunyamabanga Shafani ko yatahuye igitabo cy'Amategeko mu Ngoro y'Uhoraho, maze arakimushyikiriza. Shafani aragisoma maze asubira ibwami, atekerereza umwami uko byagenze ati: “Abatambyi bafunguye amasanduku yose basanze mu Ngoro y'Uhoraho, amafaranga bayashyikiriza abashinzwe imirimo yo gusana Ingoro.” Nuko umunyamabanga Shafani abwira umwami ati: “Umutambyi Hilikiya yanshyikirije iki gitabo.” Nuko Shafani ahita agisomera umwami. Umwami yumvise ibyanditswe muri icyo gitabo cy'Amategeko ashishimura imyambaro ye. Nuko ategeka umutambyi Hilikiya na Ahikamu mwene Shafani, na Akibori mwene Mikaya n'umunyamabanga Shafani, na Asaya umugaragu w'umwami ati: “Nimugende mugishe inama Uhoraho ku bwanjye no ku bw'Abayuda bose, ku byerekeye ibyanditswe muri iki gitabo kimaze gutahurwa. Koko rero Uhoraho adufitiye uburakari bukomeye atuziza ko ba sogokuruza batumviye iki gitabo, ntibasohoza ibitureba byose byanditswemo.” Nuko umutambyi Hilikiya na Ahikamu na Akibori, na Shafani na Asaya bajya ku muhanuzikazi Hulida wari utuye ahitwaga “Umudugudu mushya” wa Yeruzalemu. Umugabo we Shalumu mwene Tikuva akaba n'umwuzukuru wa Harehasi, ni we wari ushinzwe imyambaro yo mu Ngoro y'Uhoraho. Izo ntumwa zisobanurira umuhanuzikazi ikizigenza. Umuhanuzikazi arabasubiza ati: “Uhoraho Imana ya Isiraheli aravuze ngo: ‘Ngiye guteza Yeruzalemu n'abayituye ibyago bikomeye nkurikije ibyanditswe mu gitabo umwami w'u Buyuda yasomye. Ni ukubera ko abaturage banyimūye bosereza imibavu izindi mana, ku buryo ibikorwa byabo byose byandakaje. Ni yo mpamvu uburakari bwanjye bwagurumaniye uyu murwa ntibucururuke. Naho uwo mwami w'u Buyuda wabatumye kungisha inama, jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli, mugende mumubwire muti:: Wumvise amagambo y'icyo gitabo, icyo nateganyirije uyu murwa n'abawutuye, ko nzawuhindura amatongo ukaba ruvumwa. Nyamara wicishije bugufi imbere yanjye urihana, washishimuye imyambaro yawe kandi usuka amarira imbere yanjye. Jyewe rero Uhoraho, ndakumenyesha ko nakumvise: nzaguha kwisazira neza ushyingurwe amahoro, utarebye amahano ngiye kugusha kuri uyu murwa.’ ” Izo ntumwa zigeza ayo magambo ku mwami. Umwami atumiza abakuru b'imiryango y'u Buyuda n'ab'i Yeruzalemu. Nuko umwami ajya mu Ngoro y'Uhoraho aherekejwe n'abaturage b'u Buyuda n'ab'i Yeruzalemu, n'abatambyi n'abahanuzi, n'abantu bose b'ibyiciro bitari bimwe, maze abasomera amagambo yose yanditswe mu gitabo cy'Isezerano cyatahuwe mu Ngoro y'Uhoraho. Umwami ahagarara iruhande rw'inkingi y'Ingoro, asezeranira bushya Uhoraho ko bazamuyoboka bakitondera amabwiriza ye, n'inyigisho ze n'amateka ye babikuye ku mutima, kugira ngo basohoze Isezerano nk'uko ryanditswe muri icyo gitabo. Nuko buri wese yiyemerera iryo Sezerano. Nuko umwami ategeka Umutambyi mukuru Hilikiya n'abatambyi bamwungirije, n'abarinzi b'amarembo kugira ngo basohore mu Ngoro y'Uhoraho ibintu byose byakoreshwaga mu kuramya Bāli na Ashera n'ibinyarumuri. Nuko barabisohora babitwikira hanze ya Yeruzalemu mu kabande ka Kedironi, ivu ryabyo barijyana i Beteli. Umwami Yosiya amenesha ingirwabatambyi bari barashyizweho n'abami b'u Buyuda, kugira ngo batambirire ibitambo ahasengerwaga mu mijyi y'u Buyuda, no mu nkengero za Yeruzalemu. Amenesha aboserezaga imibavu Bāli, n'izuba n'ukwezi, n'inyenyeri n'ibindi binyarumuri. Yosiya ajya mu Ngoro y'Uhoraho asenyesha inkingi yeguriwe imanakazi Ashera, bayijugunya hanze ya Yeruzalemu mu kabande ka Kedironi. Bayitwikirayo, ivu barinyanyagiza mu irimbi ryitwa “irya rubanda”. Yosiya kandi asenyesha ibyumba byari mu gikari cy'Ingoro y'Uhoraho, byari byarahinduwe iby'ubusambanyi bweguriwe gushengerera ibigirwamana, n'abagore bakahabohera imyenda igenewe kuramya Ashera. Nuko Yosiya atumiza abatambyi bose bari mu mijyi y'u Buyuda, uhereye i Geba mu majyaruguru ukageza i Bērisheba mu majyepfo, kandi ahumanya ahasengerwaga abo batambyi boserezaga imibavu. I Yeruzalemu ibumoso bwa buri rembo hari ahasengerwaga, Yosiya arahasenya harimo n'ahasengerwaga ku irembo rya Yozuwe umuyobozi w'umurwa. Kuva ubwo abo batambyi b'ahasengerwaga, ntibemererwa gutambira ku rutambiro rw'Uhoraho i Yeruzalemu. Icyakora bari bemerewe kurya ku migati idasembuye kimwe n'abandi batambyi. Yosiya ahumanya urutambiro rw'i Tofeti mu kabande ka Hinomu, kugira ngo abantu batazongera gutambirayo abahungu babo, cyangwa abakobwa babo ho ibitambo bikongorwa n'umuriro, babatambira ikigirwamana Moleki. Akuraho n'amafarasi yari yaragenewe gukoreshwa mu kuramya izuba. Ayo mafarasi yabaga iruhande rw'umuryango w'Ingoro mu byumba biyometseho, hafi y'icyumba cy'inkone yitwaga Natani-Meleki. Yosiya atwika amagare yagenewe kuramya izuba. Asenyesha intambiro abami b'u Buyuda bari barubakishije ku bibuga byo hejuru y'amazu ya Ahazi, kimwe n'izubakishijwe na Manase mu bikari byombi by'Ingoro, barazimenagura bajugunya ibisigazwa byazo mu kibaya cya Kedironi. Yosiya ahumanya kandi ahasengerwaga hari iburasirazuba bwa Yeruzalemu, mu majyepfo y'umusozi w'Irimbukiro. Aho hantu Salomo yari yarahubakiye Ashitaroti imanakazi ntindi y'Abanyasidoni, na Kemoshi imana ntindi y'Abamowabu, na Milikomu ikizira cy'Abamoni. Yosiya ahamenagura amabuye yeguriwe ibigirwamana, atemagura n'inkingi zeguriwe Ashera, aharunda amagufwa y'abantu. Yosiya asenya n'urutambiro n'ahasengerwaga i Beteli, hubakishijwe na Yerobowamu mwene Nebati watoje Abisiraheli gucumura. Arabimenagura ahahindura ivu, atwikisha inkingi ya Ashera ayihindura ivu. Yosiya akiri muri ibyo abona imva zari ku misozi, yoherezayo abantu bazana amagufwa bayatwikira ku rutambiro, ruba rurahumanye hakurikijwe ijambo ry'Uhoraho ryavuzwe na wa muhanuzi wabitangaje mbere. Yosiya arabaza ati: “Kiriya kibuye ndeba kiri ku mva ni urwibutso rw'iki?” Abatuye umujyi baramusubiza bati: “Ni imva y'umuntu w'Imana wavuye i Buyuda. Ni we wari warahanuye ibyo ukoze ku rutambiro rw'i Beteli.” Nuko Yosiya arategeka ati: “Iriya mva nimuyireke! Ntihagire umuntu ugira icyo akora ku magufwa y'uwo muntu w'Imana.” Bityo bazigama ayo magufwa kimwe n'ay'umuhanuzi wavuye i Samariya. Abami ba Isiraheli bari bararakaje Uhoraho bikomeye bubakisha ahasengerwaga mu mijyi yo mu ntara ya Samariya, ariko Yosiya arahasenya hose nk'uko yabikoze i Beteli. Atsemba n'abatambyi bose batambiraga ku ntambiro z'ahasengerwaga, abatsinda kuri izo ntambiro kandi azitwikiraho amagufwa y'abantu. Arangije asubira i Yeruzalemu. Umwami Yosiya ategeka abantu bose ati: “Nimwizihirize Uhoraho Imana yanyu iminsi mikuru ya Pasika, nk'uko byanditswe mu gitabo cy'Isezerano.” Koko rero kuva igihe Isiraheli yayoborwaga n'abacamanza, no mu gihe cyose cy'abami ba Isiraheli n'ab'u Buyuda, nta Pasika yari yarigeze kwizihizwa nk'iyo. Iyo Pasika yijihirijwe Uhoraho i Yeruzalemu, mu mwaka wa cumi n'umunani Yosiya ari ku ngoma. Mu kubahiriza amabwiriza yanditswe mu gitabo cy'Amategeko umutambyi Hilikiya yavumbuye mu Ngoro y'Uhoraho, Yosiya atsemba abashitsi n'abapfumu, asenya amashusho asengwa n'ibigirwamana n'ibindi bizira byose, byabonetse muri Yeruzalemu no mu Buyuda bwose. Koko rero nta mwami mu bamubanjirije cyangwa mu bamukurikiye wagejeje ahe, kugira ngo yiyegurire Uhoraho n'umutima we wose, n'ubuzima bwe bwose, n'imbaraga ze zose nk'uko byanditswe mu Mategeko ya Musa. Icyakora Uhoraho ntiyigeze areka kurakarira u Buyuda, kubera uburakari bugurumana yari yaratewe na Manase. Ni cyo cyatumye Uhoraho avuga ati: “Nzamenesha Abayuda bamve imbere nk'uko namenesheje Abisiraheli bakamva imbere, bityo nzihakana Yeruzalemu umurwa nitoranyirije, n'Ingoro nari narasezeranye ko nzajya nigaragarizamo.” Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Yosiya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda.” Akiri ku ngoma, Neko umwami wa Misiri yayoboye ingabo ze ku ruzi rwa Efurati kurwanya umwami wa Ashūru. Yosiya ashatse kuzima inzira, umwami Neko amwicira i Megido. Abakuru mu ngabo ze bashyira umurambo we mu igare, bawujyana i Yeruzalemu bawushyingura mu mva ye. Hanyuma abaturage b'u Buyuda bimika umuhungu we Yowahazi, amusimbura ku ngoma. Yowahazi yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'itatu, amara amezi atatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Hamutali umukobwa wa Yeremiya w'i Libuna. Yowahazi yakoze ibitanogeye Uhoraho nk'ibyo ba sekuruza bakoze. Neko umwami wa Misiri amugira imbohe i Ribula mu ntara ya Hamati. Bityo amukura ku ngoma i Yeruzalemu kandi yaka igihugu cy'u Buyuda umusoro wa toni eshatu z'ifeza, n'ibiro mirongo itanu by'izahabu. Hanyuma Neko yimika Eliyakimu mwene Yosiya, aba ari na we usimbura se ku ngoma. Neko amuhindura izina amwita Yoyakimu. Naho Yowahazi amujyana mu Misiri ari na ho yaguye. Yoyakimu yaka imisoro y'ifeza abaturage b'u Buyuda zingana n'izo Neko yategetse, bityo yaka abaturage b'igihugu cye imisoro y'ifeza n'izahabu akurikije amikoro ya buri muturage, ayashyikiriza Neko. Yoyakimu yabaye umwami w'u Buyuda afite imyaka makumyabiri n'itanu, amara imyaka cumi n'umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Zebida umukobwa wa Pedaya w'i Ruma. Yoyakimu yakoze ibitanogeye Uhoraho nk'ibyo ba sekuruza bakoze. Yoyakimu ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yigaruriye u Buyuda, maze Yoyakimu amuhakwaho. Icyakora nyuma y'imyaka itatu yarivumbagatanyije aramugomera. Nuko Uhoraho ateza Yoyakimu udutsiko tw'Abanyababiloniya n'Abanyasiriya, n'Abamowabu n'Abamoni, batsemba u Buyuda nk'uko Uhoraho yari yabivuze abinyujije ku bagaragu be b'abahanuzi. Uhoraho aba ari we uteza u Buyuda icyo cyago, kugira ngo abavane imbere ye kubera ibyaha byose byakozwe na Manase. Manase uwo yari yaricishije inzirakarengane nyinshi, yuzuza Yeruzalemu amaraso yazo ku buryo Uhoraho yanze kumugirira imbabazi. Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Yoyakimu, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda.” Yoyakimu yisazira amahoro, umuhungu we Yoyakini amusimbura ku ngoma. Naho umwami wa Misiri ntiyongeye kuva mu gihugu cye, kuko umwami wa Babiloniya na we yari amaze kwigarurira ibihugu, kuva ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri kugera ku ruzi rwa Efurati. Yoyakini yabaye umwami afite imyaka cumi n'umunani, amara amezi atatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Nehushita umukobwa wa Elinatani w'i Yeruzalemu. Yoyakini yakoze ibitanogeye Uhoraho nka se. Muri icyo gihe ingabo za Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, zitera Yeruzalemu zirayigota. Nebukadinezari ubwe agera i Yeruzalemu ingabo ze zikihagose. Yoyakini umwami w'u Buyuda yishyira mu maboko y'umwami wa Babiloniya, we na nyina n'abakuru b'ingabo, n'ibyegera bye n'izindi nkoramutima ze. Nebukadinezari ahita abagira imfungwa. Hari mu mwaka wa munani ari ku ngoma. Nk'uko Uhoraho yari yarabivuze, Nebukadinezari asahura ibintu by'agaciro byose mu Ngoro y'Uhoraho n'ibyo mu ngoro y'umwami. Amenagura ibikoresho byose by'izahabu, Salomo umwami wa Isiraheli yari yarakoreshereje Ingoro. Nebukadinezari ajyana abaturage ibihumbi icumi b'i Yeruzalemu ho iminyago, bagizwe n'ibyegera byose n'abagaba b'ingabo bose. Ajyana n'abanyamyuga n'abanyabukorikori, hasigara gusa abaturage b'abakene nyakujya. Ajyana Yoyakini ho umunyago i Babiloni hamwe n'umugabekazi, n'abagore be n'inkoramutima ze, n'abakuru b'imiryango y'Abayuda. Nuko ajyana i Babiloni abantu bose b'intwari bagera ku bihumbi birindwi, kimwe n'abanyamyuga n'abanyabukorikori bagera ku gihumbi. Abo bose bari abanyambaraga bashobora kujya ku rugamba. Nebukadinezari yimika Mataniya se wabo wa Yoyakini amugira umwami, maze izina rye ararihindura amwita Sedekiya. Sedekiya yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'umwe, amara imyaka cumi n'umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Hamutali umukobwa wa Yeremiya w'i Libuna. Sedekiya yakoze ibibi byose bitanogeye Uhoraho, kimwe n'ibyo Yoyakimu yakoze. Kubera uburakari Uhoraho ni we ubwe wateje akaga Yeruzalemu kimwe n'u Buyuda bwose, kugeza aho amenesheje abaturage babwo bamuva imbere. Amaherezo Sedekiya agomera Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Ku itariki ya cumi y'ukwezi kwa cumi k'umwaka wa cyenda Sedekiya ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya azamukana n'ingabo ze zose zigota Yeruzalemu. Zishinga ibirindiro mu marembo y'umurwa, ziwuzengurutsa ibirundo by'igitaka. Iryo gotwa ry'umujyi rigeza mu mwaka wa cumi n'umwe Sedekiya ari ku ngoma. Nuko inzara izahaza umurwa, nta biribwa byari bikiwurangwamo. Ku itariki ya cyenda y'ukwezi kwa kane, Abanyababiloniya baca icyuho mu rukuta ruzengurutse umujyi, ingabo zose z'u Buyuda zirahunga zinyura mu irembo ryo hagati y'inkuta zombi, hafi y'ubusitani bw'umwami. Nubwo Abanyababiloniya bari bagose impande zose za Yeruzalemu, zashoboraga gucika zerekeje kuri Yorodani ziherekejwe n'umwami. Icyakora ingabo z'Abanyababiloniya ziramukurikira zimufatira mu kibaya cya Yeriko, ingabo ze zose zatatanye. Abanyababiloniya bafata Sedekiya bamushyira umwami wabo i Ribula, aba ari yo bamucira urubanza. Bahera ku bahungu ba Sedekiya babica abyirebera, naho we bamunogoramo amaso maze bamubohesha iminyururu, bamujyana i Babiloni. Ku itariki ya karindwi y'ukwezi kwa gatanu k'umwaka wa cumi n'icyenda Nebukadinezari ari ku ngoma, Nebuzaradani umutware w'abarinzi akaba n'icyegera cya Nebukadinezari, asesekara i Yeruzalemu. Atwika Ingoro y'Uhoraho n'ingoro y'umwami, n'amazu yose yo mu murwa cyane cyane ay'ibikomerezwa. Ingabo z'Abanyababiloniya zose zari zimuherekeje, zisenya inkuta zari zizengurutse Yeruzalemu. Hanyuma Nebuzaradani umutware w'abarinzi ajyana ho iminyago i Babiloni abaturage bari basigaye mu mujyi, n'abari bishyize mu maboko y'umwami wa Babiloniya n'abari bavanywe mu byabo. Icyakora uwo mutware w'Abarinzi asigayo abaturage b'abatindi nyakujya, kugira ngo bamwe bajye bahingira imizabibu, abandi bahinge imirima. Nuko Abanyababiloniya bamenagura inkingi z'umuringa zari ku ibaraza ry'Ingoro y'Uhoraho, hamwe n'ikizenga n'ibitereko byari mu rugo rwayo bicuzwe mu muringa. Uwo muringa wose bawujyana i Babiloni. Basahura ibikarayi n'ibitiyo, n'amabesani n'ibikombe byo kubikamo imibavu, n'ibindi bikoresho byose by'umuringa byagenewe imirimo y'Ingoro. Uwo mutware w'abarinzi asahura n'ibindi bikoresho by'izahabu n'iby'ifeza, nk'ibyungo n'inzabya. Umuringa w'inkingi zombi hamwe n'uw'ikizenga, n'ibitereko Salomo yari yarakoreshereje Ingoro y'Uhoraho, uburemere bwawo ntibwagiraga urugero. Koko rero buri nkingi yari ifite uburebure bwa metero icyenda, kandi ifite umutwe ucuzwe mu muringa ufite uburebure bwa metero imwe n'igice, izengurutswe n'ikimeze nk'urushundura rutatsweho amashusho y'imikomamanga na byo bikozwe mu muringa. Inkingi zombi zari zikoze kimwe, zitatseho izo nshundura. Umutware w'abarinzi ni ko gufata Umutambyi mukuru Seraya, n'umutambyi umwungirije Zefaniya n'abarinzi batatu b'amarembo y'Ingoro. Hanyuma afatira mu mujyi umutware w'ingabo n'abantu batanu b'ibyegera by'umwami, n'umunyamabanga w'umugaba w'ingabo wari ushinzwe abinjizwa mu ngabo, ahafatira n'abaturage mirongo itandatu asanze mu mujyi. Nuko Nebuzaradani ari we mutware w'abarinzi, abo bantu abashyīra umwami wa Babiloniya wari i Ribula. Umwami wa Babiloniya arabakubita, abicira aho i Ribula mu ntara ya Hamati. Nguko uko Abayuda bajyanywe ho iminyago, bavanwa mu gihugu cyabo gakondo. Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yari yararekeye mu gihugu cy'u Buyuda abaturage bamwe, maze abashyiriraho umutegetsi witwaga Gedaliya mwene Ahikamu, akaba n'umwuzukuru wa Shafani. Ingabo zimwe z'Abayuda zari zacitse, zo n'abagaba bazo ngo bumve icyo cyemezo umwami wa Babiloniya yafashe cyo gushyiraho Gedaliya kugira ngo abe umutegetsi, basanga Gedaliya i Misipa. Abo bagaba b'ingabo bari Ishimayeli mwene Netaniya, na Yohanani mwene Kareya, na Seraya mwene Tanumeti w'i Netofa na Yāzaniya ukomoka i Māka. Gedaliya arababwira bo n'ingabo zabo ati: “Mwitinya abagaragu b'Abanyababiloniya. Nimwigumire mu gihugu maze mukorere umwami wa Babiloniya muzagubwa neza.” Nyamara mu kwezi kwa karindwi k'uwo mwaka, Ishimayeli mwene Netaniya akaba n'umwuzukuru wa Elishama wari igikomangoma, azana n'abantu icumi batera i Misipa bica Gedaliya hamwe n'Abayuda, n'Abanyababiloniya hamwe n'abari iwe. Nuko rubanda rwose barokotse hamwe n'abagaba b'ingabo, batinya Abanyababiloniya bahungira mu Misiri Mu mwaka wa mirongo itatu n'irindwi nyuma y'aho Yoyakini umwami w'u Buyuda ajyanywe ho umunyago, Evili-Merodaki yabaye umwami wa Babiloniya. Ku itariki ya makumyabiri n'indwi z'ukwezi kwa cumi n'abiri k'uwo mwaka, Yoyakini agirirwa imbabazi arafungurwa. Nuko Evili-Merodaki amubwirana ineza, amuha umwanya ibwami usumba uwo aha abandi bami bari i Babiloniya. Yoyakini ntiyongera kwambara imyambaro y'imfungwa, kandi buri munsi agasangira n'umwami wa Babiloniya ku meza ye. Umwami wa Babiloniya yageneraga Yoyakini ibyo kumutunga bya buri munsi, abona ibyo akeneye kugeza ubwo apfuye. Adamu yabyaye Seti, Seti abyara Enoshi, Enoshi abyara Kenani, Kenani abyara Mahalalēli, Mahalalēli abyara Yeredi. Yeredi yabyaye Henoki, Henoki abyara Metusela, Metusela abyara Lameki. Lameki yabyaye Nowa, Nowa abyara Semu na Hamu na Yafeti. Abakomoka kuri Yafeti ni Gomeri na Magogi na Madayi, na Yavani na Tubali, na Mesheki na Tirasi. Abakomoka kuri Gomeri ni Abashikenazi n'ab'i Difati n'ab'i Togaruma. Abakomoka kuri Yavani ni aba Elisha n'aba Esipaniya, n'ab'i Shipure n'ab'i Rode. Abakomoka kuri Hamu ni Kushi na Misiri, na Puti na Kanāni. Abakomoka kuri Kushi n'ab'i Seba n'ab'i Havila, n'ab'i Sabuta n'ab'i Rāma n'ab'i Sabuteka. Ab'i Sheba n'ab'i Dedani bakomoka ku b'i Rāma. Kushi yabyaye Nimurodi wabaye intwari ya mbere ku isi. Abakomoka kuri Misiri ni Abaludi n'Abanamu, n'Abalehabu n'Abanafutuhi, n'Abapaturusi n'Abakafutori n'Abakasiluhi bakomokwaho n'Abafilisiti. Kanāni yabyaye Sidoni impfura ye amukurikiza Heti, abandi bamukomokaho ni Abayebuzi n'Abamori n'Abagirigashi, n'Abahivi n'Abaruki n'Abasini, n'Abaruvadi n'Abasemari n'Abahamati. Abakomoka kuri Semu ni Elamu na Ashūru na Arupagishadi, na Ludi na Aramu na Usi, na Huli na Geteri na Mesheki. Arupagishadi yabyaye Shela, Shela abyara Eberi. Eberi yabyaye abahungu babiri, umukuru yitwaga Pelegi kuko yavutse mu gihe isi yari irimo amacakubiri, umuhererezi yitwaga Yokitani. Yokitani yabyaye Alumodadi na Shelefu, na Hasari-Maveti na Yerahi, na Hadoramu na Uzali na Dikila, na Obali na Abimayeli na Sheba, na Ofiri na Havila na Yobabu. Semu yabyaye Arupagishadi, Arupagishadi abyara Shela, Shela abyara Eberi, Eberi abyara Pelegi, Pelegi abyara Rewu, Rewu abyara Serugu, Serugu abyara Nahori, Nahori abyara Tera, Tera abyara Aburamu, ari na we wiswe Aburahamu. Bene Aburahamu ni Izaki na Ishimayeli. Dore abakomoka kuri Ishimayeli: impfura ye ni Nebayoti, agakurikirwa na Kedari na Adibēli na Mibusamu, na Mishuma na Duma na Masa, na Hadadi na Tema, na Yeturi na Nafishi na Kedema. Ketura inshoreke ya Aburahamu yabyaye Zimurani na Yokishani na Medani, na Midiyani na Yishibaki na Shuwa, Yokishani abyara Sheba na Dedani. Bene Midiyani ni Eyifa na Eferi na Hanoki, na Abida na Elida. Abo bose bakomotse kuri Ketura. Aburahamu yabyaye Izaki, Izaki abyara Ezawu na Isiraheli. Bene Ezawu ni Elifazi na Ruweli na Yewushi, na Yalamu na Kōra. Bene Elifazi ni Temani na Omari na Sefi, na Gātamu na Kenazi, na Timuna na Amaleki. Bene Ruweli ni Nahati na Zera, na Shama na Miza. Abakomoka kuri Seyiri ni Lotani na Shobali na Sibeyoni, na Ana na Dishoni, na Eseri na Dishani. Bene Lotani ni Hori na Hemamu, mushiki wa Lotani yitwaga Timuna. Bene Shobali ni Aluwani na Manahati na Ebali, na Shefi na Onamu. Bene Sibeyoni ni Aya na Ana. Mwene Ana ni Dishoni, bene Dishoni ni Hamurani na Eshibani, na Yitirani na Kerani. Bene Eseri ni Biluhani na Zāwani na Yakani. Bene Dishani ni Usi na Arani. Abedomu bagize abami mbere y'Abisiraheli. Dore amazina y'abo bami: Bela mwene Bewori yari atuye i Dinihaba. Bela amaze gupfa yasimbuwe na Yobabu mwene Zera w'i Bosira. Yobabu amaze gupfa yasimbuwe na Hushamu wo mu karere gatuwe n'Abatemani. Hushamu amaze gupfa yasimbuwe na Hadadi mwene Bedadi wari utuye Awiti. Ni we watsindiye Abamidiyani mu gihugu cya Mowabu. Hadadi amaze gupfa yasimbuwe na Samula w'i Masireka. Samula amaze gupfa yasimbuwe na Shawuli w'i Rehoboti, umujyi: wari hafi y'umugezi. Shawuli amaze gupfa yasimbuwe na Bāli-Hanani mwene Akibori. Bāli-Hanani amaze gupfa yasimbuwe na Hadadi w'i Pawu. Umugore we yitwaga Mehetabēli umukobwa wa Matiredi mwene Mezahabu. Hadadi na we arapfa. Abedomu bayobowe n'aba batware bakurikira: Timuna na Aluwa na Yeteti, na Oholibama na Ela na Pinoni, na Kenazi na Temani na Mibusari, na Magidiyeli na Iramu. Ngabo abatware b'Abedomu. Dore amazina ya bene Isiraheli ari we Yakobo: Rubeni na Simeyoni na Levi, na Yuda na Isakari na Zabuloni, na Dani na Yozefu na Benyamini, na Nafutali na Gadi na Ashēri. Yuda yabyaranye n'umukobwa wa Shuwa w'Umunyakanāni abahungu batatu. Impfura ya Yuda ni Eri, hagakurikiraho Onani na Shela. Icyakora Eri yagomeye Uhoraho, maze Uhoraho aramwica. Yuda kandi yabyaranye n'umukazana we Tamari abandi bana babiri, ari bo Perēsi na Zera. Abana ba Yuda bose ni batanu. Bene Perēsi ni Hesironi na Hamuli. Bene Zera ni Zimuri na Etani na Hemani, na Kalukoli na Dara. Bose hamwe ni batanu. Bene Karumi ni Akani ari na we wateje Abisiraheli akaga, ubwo yacumuraga agasahura ibyeguriwe Uhoraho. Mwene Etani ni Azariya. Bene Hesironi ni Yerahimēli na Ramu na Kalebu. Ramu yabyaye Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, ari we mutware wa bene Yuda. Nahasoni yabyaye Salumoni, Salumoni abyara Bowazi, Bowazi abyara Obedi, Obedi abyara Yese. Yese yabyaye abahungu barindwi. Impfura ye ni Eliyabu, umukurikira ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shama, uwa kane ni Netanēli, uwa gatanu ni Radayi, uwa gatandatu ni Osemu, uwa karindwi ni Dawidi. Bashiki babo ni Seruya na Abigayile. Bene Seruya ni Abishayi na Yowabu na Asaheli, bose bari batatu. Abigayile yabyaye Amasa, amubyaranye na Yeteri w'Umwishimayeli. Kalebu mwene Hesironi yabyaranye n'umugore we Azuba na Yeriyoti abana ari bo aba: Yesheri na Shobabu na Arudoni. Azuba amaze gupfa Kalebu yashatse undi mugore witwa Efurata, babyarana umuhungu witwaga Huri. Huri yabyaye Uri, Uri abyara Besalēli. Hesironi amaze imyaka mirongo itandatu avutse, arongora umukobwa wa Makiri se wa Gileyadi, maze babyarana umuhungu witwa Segubu. Segubu yabyaye Yayiri wategekaga imijyi makumyabiri n'itanu yo mu ntara ya Gileyadi. Umwami wa Geshuri n'umwami wa Aramu bigarurira Inkambi za Yayiri, kimwe n'umujyi: wa Kenati n'imidugudu yegeranye na ho. Imijyi yose bigaruriye yari mirongo itandatu, kandi abari bayituyemo bakomokaga kuri Makiri se wa Gileyadi. Hesironi umugabo wa Abiya amaze gupfa, Kalebu yongera kubyarana na Efurata umuhungu witwa Ashehuri, ari we wahanze umujyi: wa Tekowa. Bene Yerahimēli impfura ya Hesironi ni aba: impfura ye ni Ramu, agakurikirwa na Buna na Oreni, na Osemu na Ahiya. Yerahimēli yari afite undi mugore witwa Atara, babyarana Onamu. Bene Ramu impfura ya Yerahimēli ni Māsi na Yamini na Ekeri. Bene Onamu ni Shamayi na Yada, bene Shamayi ni Nadabu na Abishuri. Abishuri yarongoye Abihayili, babyarana Ahubani na Molidi. Bene Nadabu ni Seledi na Apayimu, ariko Seledi yapfuye ari incike. Mwene Apayimu ni Yisheyi, mwene Yisheyi ni Sheshani, naho mwene Sheshani ni Ahilayi. Bene Yada murumuna wa Shamayi ni Yeteri na Yonatani, ariko Yeteri yapfuye ari incike. Bene Yonatani ni Peleti na Zaza. Abo bose bakomoka kuri Yerahimēli. Sheshani yari yarabyaye abakobwa gusa, ariko yari afite umugaragu w'Umunyamisiri witwa Yara. Nuko Sheshani amushyingira umukobwa we maze babyarana Atayi. Atayi yabyaye Natani, Natani abyara Zabadi, Zabadi abyara Efulali, Efulali abyara Obedi, Obedi abyara Yehu, Yehu abyara Azariya, Azariya abyara Helesi, Helesi abyara Eleyasa, Eleyasa abyara Sisimayi, Sisimayi abyara Shalumu, Shalumu abyara Yekamiya, Yekamiya na we abyara Elishama. Bene Kalebu murumuna wa Yerahimēli ni aba: impfura ye ni Mesha se wa Zifu, n'umuhungu we Maresha wabyaye Heburoni. Bene Heburoni ni Kōra na Tapuwa, na Rekemu na Shema. Shema yabyaye Rahamu, Rahamu na we abyara Yorikeyamu. Rekemu yabyaye Shamayi, Shamayi abyara Mawoni, Mawoni abyara Beti-Suri. Eyifa yari inshoreke ya Kalebu, abyara Harani na Mosa na Gazezi. Harani na we yabyaye umuhungu amwita Gazezi. Bene Yahidayi ni Regemu na Yotamu na Geshani, na Peleti na Eyifa na Shāfi. Kalebu yari afite indi nshoreke yitwa Māka, babyarana Sheberi na Tiruhana. Bongera kubyarana Shāfi ari we wahanze umujyi: wa Madumana, na Shewa wahanze Makubena na Gibeya. Kalebu kandi yari afite umukobwa witwa Akisa. Aba na bo bakomotse kuri Kalebu: Huri umuhungu we w'impfura yabyaranye na Efurata yari afite abahungu batatu ari bo Shobali wahanze umujyi: wa Kiriyati-Yeyarimu, na Salima wahanze umujyi: wa Betelehemu, na Harefu wahanze umujyi: wa Betigaderi. Shobali wahanze umujyi: wa Kiriyati-Yeyarimu yakomotsweho na Harowe na kimwe cya kabiri cy'Abamanahati, n'imiryango y'abantu bari batuye i Kiriyati-Yeyarimu, ni ukuvuga ab'i Yatiri n'Abaputi, n'Abashumati n'Abamishurayi. Abo na bo bakomotsweho n'ab'i Sora n'aba Eshitawoli. Salima yakomotsweho n'ab'i Betelehemu n'ab'i Netofa, n'aba Ataroti-Beti-Yowabu, na kimwe cya kabiri cy'Abamanahati n'Abasori. Salima yakomotsweho kandi n'imiryango y'abanditsi bari batuye i Yabesi, ari bo Abatirati n'Abanyashimati n'Abasukati. Abo ni bo Bakeni bakomoka kuri Hamati sekuruza w'Abarekabu. Dore amazina y'abana ba Dawidi bavukiye i Heburoni: impfura ye ni Amunoni yabyaranye na Ahinowamu w'i Yizerēli. Umukurikira ni Daniyeli yabyaranye na Abigayile w'i Karumeli. Uwa gatatu ni Abusalomu yabyaranye na Māka umukobwa wa Talumayi umwami w'i Geshuri. Uwa kane ni Adoniya yabyaranye na Hagita. Uwa gatanu ni Shefatiya yabyaranye na Abitali. Uwa gatandatu ni Yitereyamu yabyaranye na Egila. Abo uko ari batandatu Dawidi yababyaye mu myaka irindwi n'amezi atandatu ari ku ngoma i Heburoni. Naho i Yeruzalemu yahamaze imyaka mirongo itatu n'itatu ari ku ngoma. Dore abana yabyariyeyo: Shama na Shobabu, na Natani na Salomo. Abo uko ari bane Dawidi yababyaranye na Batisheba umukobwa wa Amiyeli. Yabyariyeyo kandi n'abandi bahungu icyenda ari bo aba: Yibuhari na Elishuwa na Elifeleti, na Noga na Nefegi na Yafiya, na Elishama na Eliyada na Elifeleti. Abo bose ni abahungu ba Dawidi, utabariyemo abo yabyaranye n'inshoreke ze. Yari afite kandi n'umukobwa witwaga Tamari. Dore abakomoka kuri Salomo: mwene Salomo ni Robowamu, mwene Robowamu ni Abiya, mwene Abiya ni Asa, mwene Asa ni Yozafati, mwene Yozafati ni Yoramu, mwene Yoramu ni Ahaziya, mwene Ahaziya ni Yowasi, mwene Yowasi ni Amasiya, mwene Amasiya ni Uziya, mwene Uziya ni Yotamu, mwene Yotamu ni Ahazi, mwene Ahazi ni Hezekiya, mwene Hezekiya ni Manase, mwene Manase ni Amoni, mwene Amoni ni Yosiya. Dore amazina ya bene Yosiya: impfura ye ni Yohanani, umukurikira ni Yoyakimu, uwa gatatu ni Sedekiya, uwa kane ni Shalumu. Bene Yoyakimu ni Yoyakini wasimbuwe ku ngoma na Sedekiya. Dore amazina ya bene Yoyakini wajyanywe i Babiloni ari imbohe: Salatiyeli na Malikiramu na Pedaya na Shenasari, na Yekamiya na Hoshama na Nedabiya. Bene Pedaya ni Zerubabeli na Shimeyi. Zerubabeli yabyaye abahungu babiri ari bo Meshulamu na Hananiya, abyara n'umukobwa umwe ari we Shelomiti. Hanyuma abyara n'abandi bahungu batanu ari bo Hashuba na Oheli na Berekiya, na Hasadiya na Yushabu-Hesedi. Abakomotse kuri Hananiya ni Pelatiya na Yeshaya, na bene Refaya na bene Arunani, na bene Obadiya na bene Shekaniya. Shekaniya yakomotsweho na Shemaya n'abahungu be, ari bo Hatushi na Igali na Bariya, na Neyariya na Shafati. Bose hamwe ni abantu batandatu. Neyariya yabyaye abahungu batatu ari bo Eliyowenayi, na Hezikiya na Azirikamu. Eliyowenayi yabyaye abahungu barindwi ari bo Hodaviya na Eliyashibu na Pelaya, na Akubu na Yohanani, na Delaya na Anani. Abakomotse kuri Yuda ni Perēsi na Hesironi na Karumi, na Huri na Shobali. Reyaya mwene Shobali yabyaye Yahati, Yahati na we abyara Ahumayi na Lahadi. Abo bombi ni bo bakomotsweho n'Abanyasorati. Abahungu ba Huri ni Etamu na Yizerēli, na Ishema na Idibashi. Yari afite n'umukobwa witwaga Hazeleluponi. Hanyuma yabyaye Penuweli ari we wahanze umujyi: wa Gedori, na Ezeri wahanze umujyi: wa Husha. Abo ni bo bene Huri impfura ya Efurata wahanze umujyi: wa Betelehemu. Ashehuri wahanze umujyi: wa Tekowa yari afite abagore babiri, ari bo Hela na Nāra. Ashehuri yabyaranye na Nāra abahungu bane ari bo Ahuzamu na Heferi, na Temuni na Hahashetari. Hela babyaranye Sereti na Sohari na Etinani. Kosi yabyaye Anubu na Hasobeba, bityo akomokwaho n'imiryango ya Ahareheli mwene Harumu. Yabesi yubahwaga n'abantu kurusha uko bubahaga abavandimwe be. Icyatumye nyina amwita Yabesi ni uko yababaye cyane ubwo yamubyaraga. Nuko Yabesi asenga Imana y'Abisiraheli agira ati: “Ayii Mana, umpe ku mugisha wawe kandi wongere isambu yanjye, undindishe imbaraga zawe kandi unkize ibyago n'umubabaro.” Nuko Imana imuha ibyo yayisabye. Kelubu umuvandimwe wa Shuha yabyaye Mehiri, Mehiri abyara Eshetoni, Eshetoni abyara Beti-Rafa na Paseya na Tehina. Tehina ni we wahanze umujyi: wa Nahashi. Abo ni bo bakomotsweho n'Abanyareka. Bene Kenazi ni Otiniyeli na Seraya. Bene Otiniyeli ni Hatati na Mewonotayi. Mewonotayi yabyaye Ofura, Seraya yabyaye Yowabu ari we wakomotsweho n'abanyabukorokori bari batuye ahitwa Ikibaya cy'Abanyabukorikori. Kalebu mwene Yefune yabyaye abahungu batatu, Iru na Ela na Nāmu. Ela yabyaye Kenazi. Bene Yahalēli ni Zifu na Zifa, na Tiriya na Asareli. Abahungu b'umugore wa Hodiya mushiki wa Nahamu, babyaye Keyila w'Umugarima na Eshitemowa w'Umumākati. Bene Shimoni ni Amunoni na Rina, na Beni-Hanani na Tiloni. Abakomotse kuri Isheyi ni Zoheti n'urubyaro rwe. Abakomotse kuri Shela mwene Yuda ni Eri wahanze umujyi: wa Leka, na Lāda wahanze umujyi: wa Maresha, n'ababoshyi b'imyenda y'ibitare bari batuye i Beti-Ashebeya. Abandi bakomotse kuri Shela ni Yokimu n'abaturage b'i Kozeba, na Yowashi na Sarafi barongoye Abamowabukazi mbere yuko bagaruka i Betelehemu. Ibyo ni ibyabayeho kera. Abo bari ababumbyi bakoreraga umwami, bari batuye i Netayimu n'i Gedera. Bene Simeyoni ni Nemuweli na Yamini na Yaribu, na Zera na Shawuli. Shawuli yabyaye Shalumu, Shalumu abyara Mibusamu, Mibusamu abyara Mishema. Mishema yabyaye Hamuweli, Hamuweli abyara Zakūri, Zakūri abyara Shimeyi. Shimeyi yabyaye abahungu cumi na batandatu n'abakobwa batandatu, ariko abavandimwe be ntibabyaye abana benshi. Ni cyo cyatumye umuryango wa Simeyoni utaba munini ngo ungane n'uwa Yuda. Abasimeyoni bari batuye i Bērisheba n'i Molada n'i Hasari-Shuwali, n'i Biliha no muri Esemu n'i Toladi, n'i Betuweli n'i Horuma n'i Sikulagi, n'i Beti-Marikaboti n'i Hasari-Susimu, n'i Beti-Biri n'i Shārayimu. Ngiyo imijyi bari batuyemo kugeza ku ngoma y'Umwami Dawidi. Bari batuye kandi no mu yindi mijyi itanu ari yo Etamu na Ayini na Rimoni, na Tokene na Ashani. Bari batuye no mu midugudu yose yari izengurutse iyo mijyi kugeza i Bālati. Aho ni ho bari batuye kandi amasekuruza yabo yari yanditse mu bitabo. Uru ni rwo rutonde rw'abakuru b'imiryango: Meshobabu na Yamuleki na Yosha mwene Amasiya, na Yoweli na Yehu mwene Yoshibiya, na Seraya mwene Asiyeli, na Eliyonayi na Yakoba na Yeshohaya, na Asaya na Adiyeli na Yesimiyeli, na Benaya na Ziza (mwene Shifeyi mwene Aloni, mwene Yedaya mwene Shimuri mwene Shemaya). Abo ni bo bari abakuru b'imiryango yabo. Nuko imiryango yabo irāguka iba minini. Bagiye gushaka inzuri z'imikumbi yabo, bagera iburasirazuba bw'igikombe hafi y'umujyi: wa Gedori. Bahabona inzuri nziza kandi zitoshye, ako karere kari kanini kandi gatuje, kari karahoze gatuwemo n'abakomotse kuri Hamu. Abakuru bavuzwe haruguru bageze muri ako karere ku ngoma ya Hezekiya umwami w'u Buyuda. Bahasanze Abamewuni barabarwanya maze babatsembaho, ntihasigara n'uwo kubara inkuru. Bityo barabazungura kubera ko aho hantu hari habereye urwuri rw'imikumbi yabo. Abasimeyoni bageze kuri magana atanu bayobowe na bene Isheyi, ari bo Pelatiya na Neyariya, na Refaya na Uziyeli, bagabye igitero mu misozi ya Seyiri. Bishe Abameleki bacitse ku icumu bari barahungiyeyo, barabazungura kugeza na n'ubu. Rubeni yari impfura ya Yakobo, nyamara kubera ko Rubeni yaryamanye n'imwe mu nshoreke za se, yatswe uburenganzira bwagenewe umwana w'impfura buhabwa bene Yozefu mwene Yakobo. Bityo Rubeni ntiyaba akibarwa ko ari we mpfura. Nubwo umuryango wa Yuda wari ukomeye kuruta iya bene se bose, kandi umwe mu bamukomotseho akaba umwami w'Abisiraheli, nyamara uburenganzira bwagenewe umwana w'impfura bwahawe Yozefu. Bene Rubeni impfura ya Yakobo ni Hanoki na Palu, na Hesironi na Karumi. Abakomoka kuri Yoweli ni Shemaya wabyaye Gogi, wabyaye Shimeyi, wabyaye Mika, wabyaye Reyaya, wabyaye Bāli, wabyaye Bēra. Bēra yari umukuru w'umuryango w'Abarubeni, ubwo Tigulati-Pileseri umwami wa Ashūru yamujyanaga ho umunyago. Abakuru b'amazu y'Abarubeni bari banditswe mu gitabo cy'amasekuruza. Dore amazina yabo: Yeyiyeli na Zakariya, na Bela mwene Azazi, akaba umwuzukuru wa Shema n'umwuzukuruza wa Yoweli. Abarubeni bari batuye mu ntara ya Aroweri kugeza ku musozi wa Nebo, no mu mujyi: wa Bāli-Mewoni. Bari batuye iburasirazuba kuva aho ubutayu butangirira kugeza ku ruzi rwa Efurati. Koko amatungo yabo yari menshi mu ntara ya Gileyadi. Ku ngoma ya Sawuli barwanye n'Abahagari barabatsemba, bityo batura mu karere kose k'iburasirazuba bwa Gileyadi. Abakomotse kuri Gadi bari batuye mu gihugu cya Bashani kugeza Saleka bitegeye bene Rubeni. Umukuru w'umuryango wabo ni Yoweli, uwa kabiri ni Shafani, hagakurikiraho Yanayi na Shafati b'i Bashani. Abandi bavandimwe babo bari mu miryango irindwi ikurikira: uwa Mikayeli n'uwa Meshulamu, n'uwa Sheba n'uwa Yorayi, n'uwa Yakani n'uwa Ziya n'uwa Eberi. Aba bakomokaga kuri Abihayili mwene Huri, mwene Yarowa, mwene Gileyadi, mwene Mikayeli, mwene Yeshayi, mwene Yahudo, mwene Buzi. Ahi mwene Abudiyeli mwene Guni ni we wari umukuru w'iyo miryango. Abo bose bari batuye i Gileyadi n'i Bashani, n'imijyi izengurutse inzuri zose z'i Sharoni kugeza ku mipaka yazo. Abo bose babaruwe mu gihe cya Yotamu umwami w'u Buyuda, no mu gihe cya Yerobowamu umwami wa Isiraheli. Abakomotse kuri Rubeni no kuri Gadi na kimwe cya kabiri cy'umuryango wa Manase, harimo abasirikari b'intwari ibihumbi mirongo ine na bine na magana arindwi na mirongo itandatu bazi gukinga ingabo, no kurwanisha inkota no kurashisha umuheto, bahoraga biteguye kujya ku rugamba. Barwanye n'Abahagari na bene Yeturi, na bene Nafishi na bene Nodabu. Muri iyo mirwano batakambira Imana kugira ngo ibatabare. Imana yumva ugutakamba kwabo irabatabara kuko bari bayizeye, maze batsinda Abahagari n'abari babatabaye. Nuko babanyaga amatungo yabo, ingamiya ibihumbi mirongo itanu, n'amatungo magufi ibihumbi magana abiri na mirongo itanu, n'indogobe ibihumbi bibiri, kandi bafata n'abantu ibihumbi ijana babagira imfungwa. Bityo abanzi babo bagwa ku rugamba ari benshi kubera ko Imana yari yababagabije. Nuko bigarurira igihugu cy'Abahagari, bagituramo kugeza igihe bajyanywe ho iminyago. Kimwe cya kabiri cy'umuryango wa Manase batuye mu karere gaherereye i Bashani ukageza Bāli-Herumoni, batura i Seniri no ku musozi wa Herumoni. Bariyongereye cyane. Aba ni bo bari abakuru b'imiryango yabo: Eferi na Isheyi na Eliyeli, na Aziriyeli na Yeremiya, na Hodaviya na Yadiyeli. Abo bose bari abagabo b'intwari kandi b'ibirangirire. Bene Levi ni Gerishoni na Kehati na Merari. Bene Kehati ni Amuramu na Yisehari, na Heburoni na Uziyeli. Amuramu yabyaye abahungu babiri ari bo Aroni na Musa, n'umukobwa ari we Miriyamu. Bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari. Eleyazari yabyaye Finehasi, Finehasi abyara Abishuwa. Abishuwa yabyaye Buki, Buki abyara Uzi. Uzi yabyaye Zerahiya, Zerahiya abyara Merayoti. Merayoti yabyaye Amariya, Amariya abyara Ahitubu. Ahitubu yabyaye Sadoki, Sadoki abyara Ahimāsi. Ahimāsi yabyaye Azariya, Azariya abyara Yohanani. Yohanani yabyaye Azariya, ari we wabaye umutambyi mu Ngoro y'Imana yubatswe na Salomo i Yeruzalemu. Azariya yabyaye Amariya, Amariya abyara Ahitubu. Ahitubu yabyaye Sadoki, Sadoki abyara Shalumu. Shalumu yabyaye Hilikiya, Hilikiya abyara Azariya. Azariya yabyaye Seraya, Seraya abyara Yosadaki. Yosadaki yajyanywe igihe Uhoraho yarekaga abatuye i Yeruzalemu n'u Buyuda bwose, bakajyanwa ho iminyago na Nebukadinezari. Bene Levi ni Gerishoni na Kehati na Merari. Bene Gerishoni ni Libuni na Shimeyi. Bene Kehati ni Amuramu na Yisehari, na Heburoni na Uziyeli. Bene Merari ni Mahili na Mushi. Abo ni bo bakuru b'imiryango y'Abalevi. Aba ni bo bakomotse kuri Gerishoni: Libuni wabyaye Yahati, wabyaye Zima, wabyaye Yowa, wabyaye Ido, wabyaye Zera, wabyaye Yeyaterayi. Aba ni bo bakomotse kuri Kehati: Aminadabu wabyaye Kōra, wabyaye Asiri, wabyaye Elikana, wabyaye Abiyasafu, wabyaye Asiri, wabyaye Tahati, wabyaye Uriyeli, wabyaye Uziya, wabyaye Shawuli. Bene Elikana ni Amasayi na Ahimoti. Ahimoti yabyaye Elikana, wabyaye Sofayi, wabyaye Nahati, wabyaye Eliyabu, wabyaye Yerohamu, wabyaye Elikana, wabyaye Samweli. Bene Samweli ni Yoweli impfura ye na Abiya. Abakomotse kuri Merari ni Mahili, wabyaye Libuni, wabyaye Shimeyi, wabyaye Uza, wabyaye Shimeya, wabyaye Hagiya, wabyaye Asaya. Aba ni bo Dawidi yatoranyije ngo babe abaririmbyi mu Nzu y'Uhoraho, uhereye igihe Isanduku y'Isezerano igereye i Yeruzalemu. Mbere yuko Salomo yubakira Uhoraho Ingoro i Yeruzalemu, abaririmbyi baririmbiraga imbere y'Ihema ry'ibonaniro bakurikije amabwiriza bahawe. Ibi ni byo bisekuru bya Hemani wari umuyobozi w'umutwe wa mbere w'abaririmbyi wari ugizwe n'Abakehati: Hemani yari mwene Yoweli, mwene Samweli, mwene Elikana, mwene Yerohamu, mwene Eliyeli, mwene Towa, mwene Sufu, mwene Elikana, mwene Mahati, mwene Amasayi, mwene Elikana, mwene Yoweli, mwene Azariya, mwene Sefaniya, mwene Tahati, mwene Asiri, mwene Abiyasafu, mwene Kōra, mwene Isahari, mwene Kehati, mwene Levi, mwene Yakobo. Iburyo bwa Hemani hahagararaga mugenzi we Asafu, wari umuyobozi w'umutwe wa kabiri w'abaririmbyi. Ibi ni byo bisekuru bye: Asafu yari mwene Berekiya, mwene Shimeya, mwene Mikayeli, mwene Bāseya, mwene Malikiya, mwene Etuni, mwene Zera, mwene Adaya, mwene Etani, mwene Zima, mwene Shimeyi, mwene Yahati, mwene Gerishoni, mwene Levi. Ibumoso bwa Asafu hahagararaga Etani, wayoboraga umutwe wa gatatu w'abaririmbyi wari ugizwe n'Abamerari. Ibi ni byo bisekuru bye: Etani yari mwene Kishi, mwene Abidi, mwene Maluki, mwene Hashabiya, mwene Amasiya, mwene Hilikiya, mwene Amusi, mwene Bani, mwene Shemeri, mwene Mahili, mwene Mushi, mwene Merari, mwene Levi. Abandi Balevi bari bashinzwe indi mirimo yose yo mu Ihema ry'Imana. Aroni n'abamukomokaho bari bashinzwe gutamba ibitambo bikongorwa n'umuriro ku rutambiro, no kosereza imibavu ku gicaniro. Bari bashinzwe kandi imirimo yo mu Cyumba kizira inenge cyane, banashinzwe guhongerera ibyaha by'Abisiraheli bakurikije amabwiriza ya Musa umugaragu w'Imana. Abakomotse kuri Aroni ni aba: Aroni yabyaye Eleyazari, wabyaye Finehasi, wabyaye Abishuwa, wabyaye Buki, wabyaye Uzi, wabyaye Zerahiya, wabyaye Merayoti, wabyaye Amariya, wabyaye Ahitubu, wabyaye Sadoki, wabyaye Ahimāsi. Abakomotse kuri Aroni bo mu muryango wa Kehati ni bo babanje guhabwa aho batura, kuko ari bo ubufindo bwafashe. Bahawe umujyi: wa Heburoni mu ntara y'u Buyuda, hamwe n'inzuri ziwukikije. Imirima y'umujyi: n'imidugudu yawo byahawe Kalebu, mwene Yefune. Abatambyi ari bo bakomotse kuri Aroni, bahawe imijyi y'ubuhungiro ari yo iyi: Heburoni na Libuna, na Yatiri na Eshitemowa, na Hileni na Debiri, na Ashani na Betishemeshi. Naho imijyi hamwe n'inzuri abatambyi bahawe mu ntara y'Ababenyamini, ni Geba na Alemeti na Anatoti. Iyo mijyi uko ari cumi n'itatu bayihanywe n'inzuri ziyikikije. Abandi bakomotse kuri Kehati na bo bafashwe n'ubufindo, bahabwa imijyi icumi yo mu ntara ituwe na kimwe cya kabiri cy'Abamanase. Abakomotse kuri Gerishoni bahawe imijyi cumi n'itatu yo mu ntara ya Isakari n'iya Ashēri, n'iya Nafutali n'iy'Abamanase batuye mu ntara ya Bashani. Abakomotse kuri Merari na bo bafashwe n'ubufindo, bahabwa imijyi cumi n'ibiri yo mu ntara ya Rubeni n'iya Gadi n'iya Zabuloni. Abandi Bisiraheli bahaye Abalevi imijyi n'inzuri ziyikikije. Imijyi yavuzwe haruguru yo mu ntara ya Yuda na Simeyoni na Benyamini, na yo yatanzwe hakoreshejwe ubufindo. Imwe mu miryango y'abakomotse kuri Kehati, yahawe imijyi yo mu ntara ya Efurayimu. Babahaye imijyi y'ubuhungiro ikurikira hamwe n'inzuri ziyikikije: Shekemu yo mu misozi ya Efurayimu na Gezeri, na Yokineyamu na Beti-Horoni, na Ayaloni na Gatirimoni. Mu ntara y'Abamanase b'iburengerazuba bwa Yorodani, bahawe Aneri na Bileyamu. Iyo ni yo mijyi yahawe abari basigaye mu miryango ya Kehati. Imwe mu miryango y'abakomotse kuri Gerishoni yahawe imijyi ikurikira hamwe n'inzuri ziyikikije: mu ntara y'Abamanase b'iburasirazuba bwa Yorodani, bahawe umujyi: wa Golani muri Bashani n'uwa Ashitaroti. Mu ntara ya Isakari bahawe Kedeshi na Daberati, na Ramoti na Anemu. Mu ntara ya Ashēri bahawe Mashali na Abudoni, na Hukoki na Rehobu. Naho mu ntara ya Nafutali bahawe Kedeshi yo muri Galileya, na Hamoni na Kiriyatayimu. Hasigaye imiryango y'abakomotse kuri Merari, bahawe imijyi ikurikira hamwe n'inzuri ziyikikije: mu ntara ya Zabuloni bahawe Rimono na Taboru. Mu ntara ya Rubeni hakurya y'i Yeriko, iburasirazuba bwa Yorodani bahawe Beseri yo mu butayu na Yahisa, na Kedemoti na Mefāti. Mu ntara ya Gadi bahawe Ramoti y'i Gileyadi na Mahanayimu, na Heshiboni na Yāzeri. Aba ni bo bene Isakari: Tola na Puwa, na Yashubu na Shimuroni. Tola yabyaye Uzi na Refaya, na Yeriyeli na Yahumayi, na Yibusamu na Shemweli. Ni bo bari abakuru b'amazu ya bene Tola bakaba n'abantu b'intwari. Ku ngoma y'Umwami Dawidi bari bageze ku bihumbi makumyabiri na bibiri na magana atandatu. Uzi yabyaye Izirahiya, Izirahiya abyara Mikayeli na Obadiya, na Yoweli na Ishiya. Bose uko ari batanu bari abakuru b'amazu. Muri ayo mazu hari abagabo ibihumbi mirongo itatu na bitandatu bashobora kujya ku rugamba. Koko rero bari bafite abagore benshi n'abana benshi. Abandi bose bo mu miryango ikomoka kuri Isakari, barimo abagabo ibihumbi mirongo inani na birindwi bashobora kujya ku rugamba. Bene Benyamini ni batatu ari bo Bela na Bekeri na Yediyayeli. Bela yabyaye abahungu batanu ari bo Esiboni na Uzi na Uziyeli, na Yerimoti na Iri. Abo ni bo bari abakuru b'amazu ya bene Bela, bakaba n'abantu b'intwari. Muri ayo mazu hari abagabo ibihumbi makumyabiri na bibiri na mirongo itatu na bine bashobora kujya ku rugamba. Bene Bekeri ni Zemira na Yowashi na Eliyezeri, na Eliyowenayi na Omuri na Yeremoti, na Abiya na Anatoti na Alemeti. Bari abakuru b'amazu yabo bakaba n'abantu b'intwari. Muri ayo mazu hari abagabo ibihumbi makumyabiri na magana abiri bashobora kujya ku rugamba. Yediyayeli yabyaye Biluhani, Biluhani abyara Yewushi na Benyamini, na Ehudi na Kenāna na Zetani, na Tarushishi na Ahishahari. Bari abakuru b'amazu yabo bakaba n'abantu b'intwari. Muri ayo mazu hari abagabo ibihumbi cumi na birindwi na magana abiri bashobora kujya ku rugamba. Shupimu na Hupimu bari bene Iri, Hushimu na we akaba mwene Aheri. Bene Nafutali ni Yahisiyeli na Guni, na Yeseri na Shalumu. Nyina wa Nafutali yari Biliha. Bene Manase ni Asiriyēli na Makiri yabyaranye n'inshoreke y'Umunyasiriyakazi, Makiri abyara Gileyadi. Makiri ashaka undi mugore kwa Hupimu na Shupimu. Mushiki we yitwaga Māka. Hanyuma Makiri abyara undi muhungu witwa Selofehadi, ariko we yabyaye abakobwa gusa. Māka muka Makiri yongera kubyara umuhungu maze amwita Pereshi, akurikizaho undi amwita Shereshi. Shereshi yabyaye Ulamu na Rekemu. Ulamu yabyaye Bedani. Ngurwo urubyaro rwa Gileyadi mwene Makiri, mwene Manase. Hamoleketi mushiki wa Gileyadi yabyaye abahungu batatu, ari bo Ishehodi na Abiyezeri na Mahila. Bene Shemida ni Ahiyani na Shekemu, na Likihi na Aniyamu. Efurayimu yabyaye Shutela, wabyaye Beredi, wabyaye Tahati, wabyaye Eleyada, wabyaye Tahati, wabyaye Zabadi, wabyaye Shutela. Efurayimu yabyaye kandi Ezeri na Eleyada, ariko bishwe n'Abanyagati babahora ko babateye kugira ngo babanyage amatungo yabo. Efurayimu amara iminsi myinshi abaririra, abavandimwe be baza kumusura. Efurayimu yongera kuryamana n'umugore we, asama inda maze abyara umuhungu. Se amwita Beriya kuko mu muryango wabo bari bagize ibyago. Efurayimu yabyaye n'umukobwa witwa Shēra, ari na we wahanze umujyi: wa Betihoroni ya ruguru, n'uwa Betihoroni y'epfo n'uwa Uzeni-Shēra. Beriya yabyaye Refa, wabyaye Reshefu, wabyaye Tela, wabyaye Tahani, wabyaye Lādani, wabyaye Amihudi, wabyaye Elishama, wabyaye Nuni, wabyaye Yozuwe. Intara Abefurayimu bahawe guturamo yari igizwe n'umujyi: wa Beteli n'imidugudu iwukikije. Iburasirazuba bwaho hari umujyi: wa Nāra, iburengerazuba hari umujyi: wa Gezeri n'imidugudu iwukikije, hamwe na Shekemu na Aya n'imidugudu iyikikije. Abakomotse kuri Manase bategekaga umujyi: wa Betishani na Tānaki, na Megido na Dori n'imidugudu iyikikije. Iyo ni yo mijyi yari ituwe n'abakomoka kuri Yozefu mwene Yakobo. Bene Ashēri ni Yimuna na Yishiwa, na Yishiwi na Beriya. Mushiki wabo yitwaga Sera. Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli. Malikiyeli ni we wahanze umujyi: wa Birizayiti. Heberi yabyaye Yafuleti na Shomeri na Hotamu, na mushiki wabo Shuwa. Bene Yafuleti ni Pasaki na Bimuhali na Ashuwati. Bene Shomeri ni Ahi na Rohuga, na Yehuba na Aramu. Bene Hotamu umuvandimwe we ni Sofa na Yimuna, na Sheleshi na Amali. Bene Sofa ni Suwa na Harineferi, na Shuwali na Bēri na Yimura, na Beseri na Hodi na Shama, na Shilusha na Yitirani na Bēra. Bene Yeteri ni Yefune na Pisipa na Ara. Bene Ula ni Ara na Haniyeli na Risiya. Abo bose ni abakomotse kuri Ashēri bari abakuru b'amazu b'ingenzi, bakaba intwari n'abayobozi b'imena. Muri uwo muryango hari abagabo ibihumbi makumyabiri na bitandatu bashoboraga kujya ku rugamba. Impfura ya Benyamini ni Bela, umukurikira ni Ashibeli, uwa gatatu ni Ahara, uwa kane ni Noha, uwa gatanu ni Rafa. Bene Bela ni Adari na Gera na Abihudi, na Abishuwa na Nāmani na Ahowa, na Gera na Shefufani na Huramu. Bene Ehudi ari bo bari abakuru b'imiryango y'abantu bari batuye i Geba, hanyuma bagahungishirizwa i Manahati ni aba: Nāmani na Ahiya na Gera. Gera yari se wa Uza na Ahihudi, ni we wabahungishije. Shaharayimu amaze kwirukana abagore be bombi, ari bo Hushimu na Bāra, yabyariye abana mu gihugu cya Mowabu. Yashatse undi mugore witwaga Hodeshi maze babyarana Yobabu na Sibiya, na Mesha na Malikamu, na Yewusi na Sakiya na Miruma. Abo bahungu be bose bari abakuru b'imiryango yabo. Shaharayimu kandi yari yarabyaranye na Hushimu abahungu babiri, ari bo Abitubu na Elipāli. Bene Elipāli ni Eberi na Mishamu na Shemedi. Shemedi ni we wahanze umujyi: wa Ono, hamwe n'uwa Lodi n'imidugudu iyikikije. Beriya na Shema bari abakuru b'imiryango yari muri Ayaloni, bamenesheje abaturage b'i Gati. Bene Beriya ni Ahiyo na Shashaki na Yeremoti, na Zebadiya na Aradi na Ederi, na Mikayeli na Yishipa na Yoha. Bene Elipāli ni Zebadiya na Meshulamu, na Hiziki na Heberi, na Ishimerayi na Yiziliya na Yobabu. Bene Shimeyi ni Yakimu na Zikiri na Zabudi, na Eliyenayi na Siletayi na Eliyeli, na Adaya na Beraya na Shimurati. Bene Shashaki ni Ishepani na Eberi na Eliyeli, na Abudoni na Zikiri na Hanani, na Hananiya na Elamu na Antotiya, na Ifudeya na Penuweli. Bene Yerohamu ni Shamusherayi na Shehariya na Ataliya, na Yāreshiya na Eliya na Zikiri. Abo ni bo bari abakuru b'imiryango bakurikije ibisekuruza byabo, kandi bari batuye i Yeruzalemu. Yeyiyeli wahanze umujyi: wa Gibeyoni, yari atuye muri uwo mujyi: hamwe n'umugore we Māka. Umuhungu we w'impfura ni Abudoni, akurikirwa na Suri na Kishi, na Bāli na Neri na Nadabu, na Gedori na Ahiyo, na Zekeri na Mikuloti, ari we se wa Shimeya. Abo bari batuye i Yeruzalemu bateganye n'indi miryango ya bene wabo. Neri yabyaye Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli abyara Yonatani na Melikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli. Mwene Yonatani ni Meribāli, Meribāli na we yabyaye Mika. Bene Mika ni Pitoni na Meleki, na Tareya na Ahazi. Ahazi yabyaye Yehoyada, Yehoyada abyara Alemeti na Azimaveti na Zimuri. Zimuri yabyaye Mosa, Mosa abyara Bineya, Bineya abyara Rafa, Rafa abyara Eleyasa, Eleyasa na we abyara Aseli. Aseli yabyaye abahungu batandatu ari bo Azirikamu na Bokeru na Ishimayeli, na Sheyariya na Obadiya na Hanani. Impfura ya Esheki umuvandimwe wa Aseli ni Ulamu, uwa kabiri ni Yewushi, uwa gatatu ni Elifeleti. Bene Ulamu bari abagabo b'intwari bazobereye mu kurashisha umuheto. Bari bafite abana n'abuzukuru benshi, bose hamwe bari ijana na mirongo itanu. Abo bose bakomotse mu muryango wa Benyamini. Abisiraheli bose babarurwa bakurikije imiryango yabo, bandikwa mu gitabo cy'amateka y'abami ba Isiraheli. Abayuda bajyanywe ho iminyago i Babiloni, bitewe n'ibicumuro byabo. Ababanje gutahuka bakajya mu mijyi yabo gakondo bagasubira mu byabo ni rubanda rw'Abisiraheli, n'abatambyi n'Abalevi, n'abakozi bo mu Ngoro y'Imana. Abari batuye i Yeruzalemu ni abantu bo mu muryango wa Yuda n'uwa Benyamini, n'uwa Efurayimu n'uwa Manase. Abo mu muryango wa Yuda ni Utayi mwene Amihudi, mwene Omuri, mwene Imuri, mwene Bani, bakomoka kuri Perēsi mwene Yuda. Abo mu muryango wa Shela ni Asaya impfura ye n'abahungu be. Naho muri bene Zera ni Yeweli. Abo mu muryango wa Yuda bari magana atandatu na mirongo cyenda. Abo mu muryango wa Benyamini ni Salu mwene Meshulamu, mwene Hodaviya, mwene Hasenuwa. Hari na Yibuneya mwene Yerohamu, mwene Ela, mwene Uzi, mwene Mikiri, mwene Meshulamu, mwene Shefatiya, mwene Ruweli, mwene Yibuniya. Hamwe n'abavandimwe babo ukurikije ibisekuruza byabo, bari magana cyenda na mirongo itanu na batandatu. Abo bose bari abakuru b'imiryango yabo. Abatambyi bari batuye i Yeruzalemu ni Yedaya na Yehoyaribu, na Yakini na Azariya. Dore uko ibisekuruza byabo byakurikiranaga: Azariya yari mwene Hilikiya, mwene Meshulamu, mwene Sadoki, mwene Merayoti, mwene Ahitubu ari we wari ushinzwe Ingoro y'Imana. Hari kandi na Adaya mwene Yerohamu, mwene Pashehuri, mwene Malikiya, na Māsayi, mwene Adiyeli, mwene Yahuzera, mwene Meshulamu, mwene Meshilemiti, mwene Imeri. Abo bakuru b'imiryango n'abandi batambyi, bose hamwe bari igihumbi na magana arindwi na mirongo itandatu. Bari abagabo b'intwari bashinzwe imirimo yo mu Ngoro y'Imana. Mu Balevi hari Shemaya mwene Hashubu, mwene Azirikamu, mwene Hashabiya, mwene Merari. Hari kandi na Bakibakari na Hereshi na Galali, na Mataniya mwene Mika, mwene Zikiri, mwene Asafu. Hari na Obadiya mwene Shemaya, mwene Galali, mwene Yedutuni, na Berekiya mwene Asa, mwene Elikana wari atuye mu midugudu ikikije Netofa. Abarinzi b'Ingoro y'Imana ni Shalumu na Akubu na Talimoni, na Ahimani n'abavandimwe babo. Shalumu ni we wari umutware wabo. Kugeza n'uyu munsi ababakomokaho ni bo barinda irembo ry'umwami ry'iburasirazuba, ni na bo barinda inkambi z'Abalevi. Shalumu mwene Kore, mwene Abiyasafu ukomoka kuri Kōra, hamwe n'abandi bo mu muryango wa Kōra bari bashinzwe kurinda umuryango w'Ingoro, nk'uko ba sekuruza barindaga irembo ry'Ihema ry'ibonaniro. Kera Finehasi mwene Eleyazari ni we wari umukuru wabo, koko rero Uhoraho yari kumwe na we. Zekariya mwene Meshelemiya na we yari umwe mu barinzi b'irembo ry'Ihema ry'ibonaniro. Abatoranyijwe kuba abarinzi b'Ingoro y'Imana, bose hamwe bari magana abiri na cumi na babiri, banditswe mu midugudu yabo gakondo hakurikijwe ibisekuruza byabo. Dawidi n'umuhanuzi Samweli ni bo bahaye uwo murimo ba sekuruza b'abo barinzi, kubera icyizere bari babafitiye. Bityo bo ubwabo n'ababakomokaho bakomeza uwo murage wo kuba abarinzi b'Ingoro y'Uhoraho, ari ryo Hema. Ku miryango yose uko yari ine hari abarinzi, iburasirazuba n'iburengerazuba, no mu majyaruguru no mu majyepfo. Abandi barinzi bene wabo bo mu midugudu bajyaga bakuranwa, bakamara iminsi irindwi babafasha. Icyakora abakuru bane b'abarinzi bahoraga aho. Bari Abalevi bakaba bari bashinzwe gucunga ibyumba by'Ingoro y'Imana, kimwe n'umutungo wabikwagamo. Barariraga Ingoro y'Imana kuko bari bayishinzwe, bakanayikingura buri gitondo. Bamwe muri bo bari bashinzwe ibikoresho byo mu Ngoro y'Imana, bakabibara igihe byinjiye n'igihe bisohotse. Abandi bari bashinzwe ibindi bikoresho byeguriwe Imana nk'ifu y'ingano na divayi, n'amavuta y'iminzenze, n'ububani n'imibavu. Bamwe mu batambyi bari bashinzwe gutegura imvange y'imibavu. Umulevi Matitiya impfura ya Shalumu wo mu muryango wa Kōra, ni we wari ushinzwe gukora imigati yatangwaga ho ituro. Bamwe mu bavandimwe be b'Abakohati, bari bashinzwe gutegura imigati yeguriwe Imana yaturwaga buri sabato. Abatware b'imiryango y'Abalevi bashinzwe indirimbo, babaga mu byumba byometse ku Ngoro y'Imana. Bari barasonewe indi mirimo kubera ko bakoraga amanywa n'ijoro. Abo ni bo batware b'imiryango y'Abalevi ukurikije ibisekuruza byabo, bari batuye i Yeruzalemu. Yeyiyeli wahanze umujyi: wa Gibeyoni, yari atuye muri uwo mujyi: hamwe n'umugore we Māka. Umuhungu we w'impfura ni Abudoni, akurikirwa na Suri na Kishi, na Bāli na Neri na Nadabu, na Gedori na Ahiyo, na Zekariya na Mikuloti. Mikuloti yabyaye Shimeya, bari batuye i Yeruzalemu bateganye n'indi miryango ya bene wabo. Neri yabyaye Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli na we abyara Yonatani na Melikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli. Mwene Yonatani ni Meribāli, Meribāli na we yabyaye Mika. Bene Mika ni Pitoni na Meleki, na Tareya na Ahazi. Ahazi yabyaye Yada, Yada abyara Alemeti na Azimaveti na Zimuri. Zimuri yabyaye Mosa, Mosa abyara Bineya, wabyaye Refaya, wabyaye Eleyasa, wabyaye Aseli. Aseli yabyaye abahungu batandatu ari bo Azirikamu na Bokeru, na Ishimayeli na Sheyariya, na Obadiya na Hanani. Igihe kimwe Abafilisiti barwanye n'Abisiraheli, barwanira ku musozi wa Gilibowa. Abisiraheli barahunga ndetse benshi muri bo barapfa. Abafilisiti basatira Sawuli n'abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli. Urugamba rwibasira Sawuli, abarashi b'Abafilisiti baramusatira baramukomeretsa cyane. Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Kura inkota yawe unsogote, ntava aho nicwa urubozo na bariya banyamahanga batakebwe!” Ariko uwo wamutwazaga intwaro bimutera ubwoba, ntiyabyemera. Sawuli afata inkota ye ayishitaho. Uwamutwazaga intwaro abonye Sawuli apfuye, yishita ku nkota ye arapfa. Nguko uko Sawuli yapfanye n'abahungu be batatu, hamwe n'ab'inzu ye bose. Abisiraheli bose bari batuye mu kibaya cya Yizerēli bamenye ko ingabo z'Abisiraheli zahunze, na Sawuli n'abahungu be bapfuye basiga imijyi yabo barahunga, Abafilisiti baraza bayituramo. Ku munsi ukurikiye uw'urugamba Abafilisiti baza gucuza imirambo, basanga Sawuli n'abahungu be aho bapfiriye ku musozi wa Gilibowa. Nuko bacuza Sawuli, batwara igihanga cye n'intwaro ze babizengurukana mu Bufilisiti hose, kugira ngo iyo nkuru imenyekane mu bantu no mu bigirwamana byabo. Intwaro za Sawuli bazishyira mu ngoro y'ibigirwamana byabo, naho igihanga cye bakimanika mu ngoro y'ikigirwamana cyitwaga Dagoni. Abaturage bose b'i Yabeshi y'i Gileyadi bumvise ibyo byose Abafilisiti bakoreye Sawuli, abagabo bose b'intwari bo muri bo bajya kuzana umurambo wa Sawuli n'iy'abahungu be, bayishyingura munsi y'igiti cy'inganzamarumbu cy'i Yabeshi. Nuko bamara iminsi irindwi bigomwa kurya. Sawuli apfa azize ko yacumuye ku Uhoraho yanga gukurikiza amabwiriza ye, ndetse ashikisha ku mupfumu, amugisha inama aho kuyigisha Uhoraho. Ni cyo cyatumye Uhoraho amwicisha, maze ingoma ye ayiha Dawidi mwene Yese. Abisiraheli bose basanga Dawidi i Heburoni baramubwira bati: “Dore turi amaraso amwe. Byongeye kandi no mu gihe Sawuli yari umwami, ni wowe wayoboraga ingabo z'Abisiraheli ku rugamba, ndetse Uhoraho Imana yawe yarakubwiye ati: ‘Ni wowe uzayobora ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli, ni nawe uzategeka Isiraheli.’ ” Abakuru bose b'Abisiraheli rero basanga Umwami Dawidi i Heburoni, bagirana amasezerano mu izina ry'Uhoraho. Bamwimikisha amavuta aba umwami w'Abisiraheli, nk'uko Uhoraho yari yarabivuze abinyujije ku muhanuzi Samweli. Dawidi n'Abisiraheli bose batera i Yeruzalemu, icyo gihe yari ituwe n'Abayebuzi ikitwa Yebuzi. Abayebuzi babwira Dawidi bati: “Ntuzabasha kwinjira muri uyu mujyi:.” Nyamara Dawidi yigarurira ikigo ntamenwa cy'i Siyoni, ari cyo cyiswe Umurwa wa Dawidi. Dawidi yari yavuze ati: “Uzatanga abandi gutsinda Abayebuzi azaba umugaba w'ingabo.” Nuko Yowabu mwene Seruya abimburira abandi kugaba igitero, maze agirwa umugaba w'ingabo. Dawidi atura muri icyo kigo ntamenwa, ni yo mpamvu cyiswe Umurwa wa Dawidi. Nuko Dawidi yubakisha n'andi mazu hirya no hino mu mujyi: ahereye i Milo, Yowabu na we asana ahasigaye. Dawidi agenda arushaho gukomera kuko Uhoraho Nyiringabo yari kumwe na we. Aba ni bo bagaba b'ingabo b'intwari ba Dawidi, bafatanyije n'Abisiraheli bose gushyigikira byimazeyo ingoma ye, bityo bamugira umwami hakurikijwe ibyavuzwe n'Uhoraho ku byerekeye Isiraheli. Aya ni yo mazina y'intwari mu ngabo za Dawidi: Yashobeyamu w'i Hakemoni yari umutware w'abitwa “Intwari eshatu.” Uwo ni we wicishije icumu abanzi magana atatu mu gitero kimwe. Ukurikiraho muri za Ntwari eshatu ni Eleyazari mwene Dodo w'Umwahohi. Yari kumwe na Dawidi i Efesidamimu, igihe Abafilisiti bari bahateraniye biteguye kurwana. Rumaze kwambikana, ingabo z'Abisiraheli zirahunga. Aho hari umurima w'ingano za bushoki, maze Eleyazari n'ingabo ze bashinga ibirindiro muri uwo murima barwanya Abafilisiti barabica. Bityo Uhoraho aha Abisiraheli kubatsinda bikomeye. Ikindi gihe intwari eshatu zo muri za zindi mirongo itatu, zisanga Dawidi ku rutare rwari hafi y'ubuvumo bwa Adulamu. Ingabo z'Abafilisiti zari zishinze ibirindiro mu kibaya cy'Abarefa. Ubwo Dawidi yari aho hantu hatavogerwa, Abafilisiti bashinze ibirindiro i Betelehemu. Dawidi aravuga ati: “Icyampa ku mazi yo mu iriba ryo hafi y'irembo ry'i Betelehemu!” Za ngabo eshatu z'intwari zibyumvise, zihara amagara zinyura aho Abafilisiti bari bashinze ibirindiro, zivoma amazi muri rya riba ryo hafi y'irembo ry'i Betelehemu, ziyashyīra Dawidi. Nyamara Dawidi ayabonye ntiyayanywa, ahubwo ayasuka hasi ayatura Uhoraho. Nuko aravuga ati: “Mana yanjye, ntibikabeho ko nanywa amazi nk'aya! Byaba ari nko kunywa amaraso y'aba bagabo bahaze amagara yabo bajya kumvomera!” Ni yo mpamvu yanze kuyanywa. Ngibyo ibyakozwe n'izo ntwari uko ari eshatu. Abishayi mukuru wa Yowabu yari umuyobozi wa za Ntwari eshatu. Yigeze kwicisha icumu abantu magana atatu mu gitero kimwe, ibyo bituma aba ikirangirire nka za Ntwari eshatu, ndetse aba icyamamare kuzirusha. Nyamara nubwo yabaye umuyobozi wazo, ntiyigeze abarwa muri zo. Hari na Benaya mwene Yehoyada w'i Kabusēli, warangwaga n'ibikorwa byinshi by'ubutwari. Ni we wishe Abamowabu babiri b'intwari. Ikindi gihe amasimbi amaze kugwa, Benaya yamanutse mu rwobo yiciramo intare. Ni we kandi wishe Umunyamisiri wari ufite metero ebyiri n'igice z'uburebure. Uwo Munyamisiri yari yitwaje icumu rimeze nk'igiti cy'ikumbo, naho Benaya yitwaje inkoni yonyine. Yambura wa Munyamisiri icumu rye aba ari ryo amwicisha. Ngibyo ibyo Benaya mwene Yehoyada yakoze, bituma aba ikirangirire nka za Ntwari eshatu. Yabaye ikirangirire kurusha ba batware mirongo itatu, nyamara ntiyigeze abarwa muri za Ntwari eshatu. Nuko Dawidi amugira umutware w'ingabo zamurindaga. Aba ni bo bandi bari intwari mu ngabo za Dawidi: Asaheli murumuna wa Yowabu, Elihanani mwene Dodo w'i Betelehemu. Shamoti w'i Harodi, Helesi w'i Peloni. Ira mwene Ikeshi w'i Tekowa, Abiyezeri wa Anatoti. Sibekayi w'i Husha, Ilayi w'Umwahohi. Maharayi w'i Netofa, Heledi mwene Bāna w'i Netofa. Itayi mwene Ribayi w'i Gibeya y'Ababenyamini, Benaya w'i Piratoni. Hurayi wo mu karere k'imigezi y'i Gāshi, Abiyeli wa Araba. Azimaveti w'i Bahurimu, Eliyahiba w'i Shālabimu. Abahungu ba Hashemu w'i Gizoni, na Yonatani mwene Shage w'Umuharari. Ahiyamu mwene Sakari w'Umuharari, Elifali mwene Uri. Heferi w'i Mekera, Ahiya w'i Peloni. Hesiro w'i Karumeli, Nārayi mwene Ezubayi. Yoweli umuvandimwe wa Natani, Mibuhari mwene Hagiri. Seleki w'Umwamoni, Naharayi w'i Bēroti watwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya. Ira w'i Yatiri, Garebu w'i Yatiri. Uriya w'Umuheti, Zabadi mwene Ahilayi. Adina mwene Shiza, umwe mu batware b'Abarubeni wayoboraga intwari mirongo itatu. Hanani mwene Māka, Yoshafati w'i Mituni. Uziya wa Ashitaroti, Shama na Yeyiyeli bene Hotamu ba Aroweri. Yediyayeli na Yoha bene Shimuri b'i Tisi. Eliyeli w'i Mahavi, Yeribayi na Yoshaviya bene Elunāmu, Itima w'i Mowabu. Eliyeli, Obedi, Yāziyeli w'i Soba. Aba ni bo basanze Dawidi i Sikulagi yihishe Sawuli mwene Kishi. Bari abantu b'intwari biteguye kumufasha kurwana. Bari bitwaje imiheto kandi bashobora kurasa imyambi, no guteresha amabuye amaboko yombi bakoresheje imihumetso. Bari Ababenyamini bene wabo wa Sawuli ari bo aba: Ahiyezeri mwene Shemaya w'i Gibeya umutware wabo, na Yowashi umuvandimwe we, na Yeziyeli na Peleti bene Azimaveti, na Beraka na Yehu wa Anatoti, na Ishimaya w'i Gibeyoni wari umutware wa za ntwari mirongo itatu, na Yeremiya na Yahaziyeli, na Yohanani na Yozabadi b'i Gedera, na Eluzayi na Yerimoti, na Beyaliya na Shemariya na Shefatiya w'i Harifu, na Elikana na Yishiya, na Azarēli na Yowezeri na Yashobeyamu b'Abakōra, na Yowela na Zebadiya bene Yerohamu w'i Gedori. Hari n'abantu bo mu muryango wa Gadi basanze Dawidi aho yari yihishe mu butayu. Bari abarwanyi b'intwari bashoboraga gukinga ingabo no kurwanisha icumu. Bari bafite imbaraga nk'intare, kandi bihuta nk'ingeragere ziruka ku gasozi. Umutware wabo ni Ezeri, uwa kabiri ni Obadiya, uwa gatatu ni Eliyabu, uwa kane ni Mishumana, uwa gatanu ni Yeremiya, uwa gatandatu ni Atayi, uwa karindwi ni Eliyeli, uwa munani ni Yohanani, uwa cyenda ni Elizabadi, uwa cumi ni Yeremiya, uwa cumi n'umwe ni Makubanayi. Abo bene Gadi bari abakuru b'ingabo. Uworoheje muri bo yategekaga ijana, naho ukomeye agategeka igihumbi. Abo ni bo bambutse uruzi rwa Yorodani mu kwezi kwa mbere igihe rwari rwuzuye, maze birukana abantu bose bari batuye mu kibaya cy'iburasirazuba n'icy'iburengerazuba. Ababenyamini n'Abayuda na bo basanga Dawidi mu buhungiro. Nuko Dawidi arasohoka ajya kubasanganira arababwira ati: “Niba muzanywe n'amahoro ngo mumfashe murakaza neza! Ariko niba muzanywe no kungambanira ku banzi banjye kandi nta kibi nabakoreye, Imana ya ba sogokuruza nibarebe maze ibahane.” Nuko Mwuka w'Imana aza kuri Amasayi umutware wa za ntwari mirongo itatu, maze aravuga ati: “Yewe Dawidi mwene Yese, turi abawe turagushyigikiye. Gira amahoro asesuye, ayo mahoro asakare ku bagutabara, koko Imana yawe iragutabaye.” Dawidi arabakīra abagira bamwe mu bakuru b'ingabo ze. Bamwe mu Bamanase na bo basanga Dawidi, ubwo yazanaga n'Abafilisiti kurwanya Sawuli. Icyakora Dawidi n'abo bari kumwe ntibafasha Abafilisiti, kuko abatware b'Abafilisiti bamaze kujya inama bari basezereye Dawidi bavuga bati: “Dawidi aziyunga na shebuja Sawuli maze badutsembe.” Igihe Dawidi yari asubiye i Sikulagi, bamwe mu Bamanase bamusanzeyo ari bo aba: Aduna na Yozabadi, na Yediyayeli na Mikayeli, na Yozabadi na Elihu na Siletayi. Bari abakuru b'imitwe y'ingabo igihumbi mu Bamanase. Bafashije Dawidi n'ingabo ze kurwana kuko bose bari intwari, abagira abagaba b'ingabo ze. Koko rero buri munsi abantu bayobokaga Dawidi kugeza ubwo ingabo ziyongereye, ndetse zirushaho kugira imbaraga. Dore umubare w'abantu bashoboraga kujya ku rugamba basanze Dawidi i Heburoni, kugira ngo bamwegurire ubwami bwa Sawuli nk'uko Uhoraho yari yarabivuze: Abo mu muryango wa Yuda bari ingabo ibihumbi bitandatu na magana inani bitwaje ingabo n'amacumu. Abo mu muryango wa Simeyoni bari ingabo z'intwari ibihumbi birindwi n'ijana biteguye urugamba. Abo mu muryango wa Levi bari ibihumbi bine na magana atandatu, wongeyeho Yehoyada umukuru w'abakomoka kuri Aroni, n'ingabo ibihumbi bitatu na magana arindwi. Hari n'umusore Sadoki akaba n'intwari, wari kumwe n'abakuru b'ingabo makumyabiri na babiri bo mu muryango we. Abo mu muryango wa Benyamini ari na wo Sawuli akomokamo bari ibihumbi bitatu, kugeza icyo gihe abenshi muri bo bari bagishyigikiye umuryango wa Sawuli. Abo mu muryango wa Efurayimu bari ingabo z'intwari ibihumbi makumyabiri na magana inani, bose bari ibirangirire mu muryango wabo. Abo muri kimwe cya kabiri cy'umuryango wa Manase, bari baratoranyijwe kuza kwimika Dawidi kugira ngo abe umwami, bari ibihumbi cumi n'umunani. Abo mu muryango wa Isakari bari abakuru b'ingabo magana abiri hamwe n'abo bayoboraga. Abo bakuru b'ingabo bari bazi icyo Abisiraheli bagomba gukora, n'igihe cyiza cyo kugikora. Abo mu muryango wa Zabuloni bari ingabo ibihumbi mirongo itanu biteguye kujya ku rugamba, bafite intwaro z'ubwoko bwose kandi bashyize hamwe. Abo mu muryango wa Nafutali bari abatware b'ingabo igihumbi, hamwe n'abo bayoboraga ibihumbi mirongo itatu na birindwi bitwaje ingabo n'amacumu. Abo mu muryango wa Dani bari ingabo ibihumbi makumyabiri n'umunani na magana atandatu, biteguye kujya ku rugamba. Abo mu muryango wa Ashēri bari ingabo ibihumbi mirongo ine bamenyereye iby'intambara, kandi biteguye kujya ku rugamba. Abo mu miryango yari iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, ni ukuvuga uwa Rubeni n'uwa Gadi, na kimwe cya kabiri cy'uwa Manase bari ingabo ibihumbi ijana na makumyabiri bafite intwaro z'ubwoko bwose. Abo bantu bose bari biteguye kujya ku rugamba, baje i Heburoni bagambiriye kwimika Dawidi kugira ngo abe umwami w'Abisiraheli bose. Abisiraheli bandi basigaye na bo bari bahuje uwo mugambi. Bamazeyo iminsi itatu bari kumwe na Dawidi, barya kandi banywa ibyo bene wabo bari babateguriye. Byongeye kandi, abantu ba hafi aho kimwe n'aba kure bo mu ntara ya Isakari n'iya Zabuloni n'iya Nafutali, bazanye ibyo kurya byinshi bihetswe n'indogobe n'ingamiya, n'inyumbu n'ibimasa. Ibyo byokurya byari ifu n'imitini, n'imizabibu na divayi, n'amavuta y'iminzenze, ndetse babazana n'ibimasa n'intama. Koko rero Abisiraheli bose bari banezerewe. Nuko Dawidi ajya inama n'abatware b'imitwe y'ingabo bayobora ingabo igihumbi, n'abayobora ingabo ijana hamwe n'abandi batware bose. Nuko Dawidi abwira imbaga y'Abisiraheli bari bateraniye aho ati: “Niba mubona ari byiza kandi bishimisha Uhoraho Imana yacu, dutume kuri bene wacu bose basigaye mu ntara z'igihugu cy'Abisiraheli, no ku batambyi n'Abalevi batuye mu mijyi no mu nzuri ziyikikije baze badusange. Hanyuma tuzajye kugarura Isanduku y'Imana yacu, kuko tutigeze tuyitaho uhereye mu gihe cya Sawuli.” Abari bateraniye aho bose barabyemera, kuko byari bishimishije abantu bose. Nuko Dawidi akoranya Abisiraheli bose, uhereye ku mugezi wa Shihori mu Misiri ukageza i Lebo-Hamati, kugira ngo bajye i Kiriyati-Yeyarimu kuzana Isanduku y'Imana. Dawidi n'Abisiraheli bose bajya i Bāla ari yo Kiriyati-Yeyarimu ho mu Buyuda, bavanayo Isanduku y'Imana yitirirwa izina ry'Uhoraho, uganje hagati y'amashusho y'abakerubi. Bashyira iyo Sanduku y'Imana ku igare rishya rikururwa n'ibimasa bayikuye kwa Abinadabu, Uza na Ahiyo bayobora iryo gare. Dawidi n'Abisiraheli bose babyinaga bitakuma imbere y'Isanduku y'Imana. Baririmbaga bacuranga inanga z'indoha n'inanga nyamuduri, bavuza n'ishakwe n'ibyuma birangīra n'amakondera. Bageze ku mbuga y'i Kidoni ibimasa biratsikira, maze Uza arambura ukuboko kugira ngo aramire ya Sanduku. Uhoraho arakarira Uza cyane amutsinda aho, kuko yahangaye gukora kuri iyo Sanduku. Nuko Uza agwa aho imbere y'Imana. Dawidi ababazwa n'uko Uhoraho yishe Uza, aho hantu bahita Peresi-Uza. Ni ryo zina ryaho na n'ubu. Uwo munsi Dawidi atinya Imana aribaza ati: “Isanduku y'Imana yaza iwanjye ite?” Nuko ntiyajyana iyo Sanduku iwe mu Murwa wa Dawidi, ahubwo ayijyana kwa Obedi-Edomu w'Umunyagati. Nuko Isanduku y'Imana imara amezi atatu kwa Obedi-Edomu, maze Uhoraho aha umugisha umuryango we n'ibyo yari atunze byose. Hiramu umwami w'i Tiri yohereza intumwa kuri Dawidi zimushyiriye ibiti by'amasederi, amwoherereza n'abaconzi b'amabuye n'ababaji kugira ngo bubakire Dawidi ingoro. Nuko Dawidi amenya ko Uhoraho yamwimitse kugira ngo abe umwami w'Abisiraheli, kandi ko Imana yakomeje ubwami bwe kubera Abisiraheli ubwoko bwayo. Dawidi ageze i Yeruzalemu yongeye gushaka abandi bagore, babyarana abahungu n'abakobwa. Dore amazina y'abavukiye i Yeruzalemu: Shamuwa na Shobabu, na Natani na Salomo, na Yibuhari na Elishuwa na Elifeleti, na Noga na Nefegi na Yafiya, na Elishama na Bēliyada na Elifeleti. Abafilisiti bumvise ko Dawidi yimitswe kugira ngo abe umwami w'Abisiraheli bose, baramutera. Dawidi abimenye ajya kubarwanya. Abafilisiti baraza batera mu kibaya cy'Abarefa. Dawidi abaza Imana ati: “Mbese njye gutera Abafilisiti urabangabiza mbatsinde?” Uhoraho aramusubiza ati: “Genda ubatere, nzabakugabiza ubatsinde.” Nuko Dawidi ajya i Bāli-Perasimu, aba ari ho atsindira Abafilisiti. Aravuga ati: “Imana impaye guca icyuho mu banzi banjye nk'ahashenywe n'isuri.” Ni cyo cyatumye aho hantu bahita Bāli-Perasimu. Abafilisiti bahasiga ibigirwamana byabo, maze Dawidi ategeka ko babitwika. Abafilisiti bongera gutera muri cya kibaya. Dawidi abaza Imana maze iramusubiza iti: “Ntubatere muhanganye, ahubwo ubaturuke inyuma ahateganye n'ishyamba. Niwumva imirindi y'abantu mu biti uhite ugaba igitero, ndaba nkuri imbere kugira ngo nkugabize ingabo z'Abafilisiti.” Dawidi abigenza nk'uko Imana yamutegetse, batsinda ingabo z'Abafilisiti barabirukana kuva i Gibeyoni kugeza i Gezeri. Uhereye ubwo Dawidi aba ikirangirire mu bihugu byose, kandi Uhoraho atuma amahanga yose amutinya. Dawidi yiyubakira amazu mu Murwa wa Dawidi, ategura n'ahantu ho gushyira Isanduku y'Imana, ahashinga ihema ryo kuyishyiramo. Nuko Dawidi aravuga ati: “Abalevi bonyine ni bo bafite uburenganzira bwo guheka Isanduku y'Imana, kuko Uhoraho yabatoranyije kujya baheka Isanduku y'Uhoraho no kumukorera iteka ryose.” Dawidi akoranyiriza Abisiraheli bose i Yeruzalemu, kugira ngo bajye kuzana Isanduku y'Uhoraho bayishyire aho yayiteguriye. Akoranya abakomoka kuri Aroni hamwe n'Abalevi, mu muryango wa Kehati hari Uriyeli wari umukuru wabo, hamwe n'abavandimwe be ijana na makumyabiri. Mu muryango wa Merari hari Asaya wari umukuru wabo, hamwe n'abavandimwe be magana abiri na makumyabiri. Mu muryango wa Gerushomu hari Yoweli wari umukuru wabo, hamwe n'abavandimwe be ijana na mirongo itatu. Mu muryango wa Elizafani hari Shimeyi wari umukuru wabo, hamwe n'abavandimwe be magana abiri. Mu muryango wa Heburoni hari Eliyeli wari umukuru wabo, hamwe n'abavandimwe be mirongo inani. Mu muryango wa Uziyeli hari Aminadabu wari umukuru wabo, hamwe n'abavandimwe be ijana na cumi na babiri. Nuko Dawidi ahamagaza abatambyi Sadoki na Abiyatari, n'Abalevi ari bo aba: Uriyeli na Asaya na Yoweli, na Shemaya na Eliyeli na Aminadabu. Arababwira ati: “Ni mwe bakuru b'imiryango y'Abalevi, mwebwe ubwanyu nimwihumanure ndetse na bene wanyu, maze mujye kuzana Isanduku y'Uhoraho Imana y'Abisiraheli muyishyire aho nayiteguriye. Koko rero, ubwa mbere ntimwari kumwe natwe kugira ngo muyiheke, bityo Uhoraho Imana yacu yadukuyemo umuntu kubera ko tutabikoze uko bikwiye.” Nuko abatambyi n'Abalevi barihumanura, kugira ngo bajye kuzana Isanduku y'Uhoraho Imana y'Abisiraheli. Abalevi baheka Isanduku y'Imana ku ntugu zabo bakoresheje imijishi, nk'uko Musa yari yarabitegetse akurikije ijambo ry'Uhoraho. Dawidi ategeka abakuru b'Abalevi gushyira abavandimwe babo b'abaririmbyi mu myanya yabo kugira ngo baririmbe baranguruye, bacuranga inanga z'indoha n'inanga nyamuduri n'ibyuma birangīra, kandi baririmbana umunezero. Nuko Abalevi batoranya Hemani mwene Yoweli n'umuvandimwe we Asafu mwene Berekiya, na Etani mwene Kushaya wo mu muryango wa Merari. Batoranya na bene wabo bo kubafasha, bakaba n'abarinzi b'irembo ari bo aba: Zakariya na Yāziyeli na Shemiramoti, na Yehiyeli na Uni na Eliyabu, na Benaya na Māseya na Matitiya, na Elifelehu na Mikineya, na Obedi-Edomu na Yeyiyeli. Abaririmbyi ari bo Hemani na Asafu na Etani bavuzaga ibyuma by'umuringa birangīra, na Zakariya na Aziyeli, na Shemiramoti na Yehiyeli, na Uni na Eliyabu, na Māseya na Benaya bacurangaga inanga zifite amajwi ahanitse. Naho Matitiya na Elifelehu, na Mikineya na Obedi-Edomu, na Yeyiyeli na Azaziya bayoboraga indirimbo bacuranga inanga zifite amajwi anihira. Kenaniya umukuru w'Abalevi yari ashinzwe kuyobora indirimbo kuko yari abishoboye. Berekiya na Elikana bari abarinzi b'Isanduku y'Isezerano, hamwe na Obedi-Edomu na Yehiya. Naho abatambyi ari bo Shebaniya na Yoshafati, na Netanēli na Amasayi, na Zakariya na Benaya na Eliyezeri, bagombaga kugenda imbere y'Isanduku y'Imana bavuza amakondera. Obedi-Edomu na Yehiya na bo bari abarinzi b'Isanduku y'Isezerano. Nuko Dawidi n'abakuru b'Abisiraheli n'abatware b'imitwe y'ingabo igihumbi, bagenda bishimye bajya kuzana Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho bayikura kwa Obedi-Edomu. Kubera ko Imana yafashije Abalevi bari bahetse Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho, hatambwe ibimasa birindwi n'amasekurume arindwi y'intama. Dawidi yari yambaye ikanzu yera kimwe n'Abalevi bari bahetse Isanduku y'Isezerano, ndetse n'abaririmbyi na Kenaniya umuyobozi wabo. Dawidi kandi yari yambaye igishura cy'umweru. Nuko Abisiraheli bazana Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho. Bari banezerewe cyane bavuza amahembe n'amakondera n'ibyuma birangīra, kandi bacuranga inanga z'indoha n'inanga nyamuduri. Igihe Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho yinjiraga mu Murwa wa Dawidi, Mikali umukobwa wa Sawuli arebera mu idirishya abona Umwami Dawidi abyina yitakuma aramugaya. Nuko binjiza Isanduku y'Imana mu ihema Dawidi yari yarayiteguriye, maze batambira Imana ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro. Dawidi arangije gutamba ibyo bitambo, asabira abantu umugisha mu izina ry'Uhoraho. Nuko agaburira Abisiraheli bose bahateraniye, buri mugabo na buri mugore ahabwa umugati n'inyama n'umubumbe w'imizabibu. Dawidi ashyira bamwe mu Balevi imbere y'Isanduku y'Uhoraho kugira ngo baramye Uhoraho Imana y'Abisiraheli, bamusingize kandi bamuheshe ikuzo. Asafu yari umuyobozi wabo yungirijwe na Zakariya. Yeyiyeli na Shemiramoti, na Yehiyeli na Matitiya, na Eliyabu na Benaya, na Obedi-Edomu na Yeyiyeli bacurangaga inanga z'indoha n'inanga nyamuduri, naho Asafu akavuza ibyuma birangīra. Benaya na Yahaziyeli b'abatambyi, bahoraga imbere y'Isanduku y'Isezerano ry'Imana bavuza amakondera. Uwo munsi ni bwo Dawidi yahaye Asafu na bagenzi be inshingano yo gusingiza Uhoraho muri aya magambo: Nimushimire Uhoraho, mumwambaze, nimwamamaze mu mahanga ibyo yakoze bitangaje. Nimumuririmbire, mumucurangire, nimwamamaze ibitangaza byose yakoze. Nimwirate ko Uhoraho ari Umuziranenge, mwa bamwambaza mwe, nimwishime. Nimwisunge Uhoraho nyiri ububasha, muhore mumwambaza iteka ryose. Uhoraho ni we Mana yacu, ibyemezo bye bikurikizwa ku isi yose. Ahora azirikana Isezerano rye, ni ryo jambo yavuze rizahoraho ibihe byose. Ni Isezerano yasezeranyije Aburahamu, ni n'indahiro yarahiye Izaki. Iryo Sezerano yarisezeranyije na Yakobo rirahama, riba Isezerano ridakuka kuri Isiraheli. Uhoraho yaramubwiye ati: “Nzaguha igihugu cya Kanāni, nzakiguha wowe n'abazagukomokaho.” Icyo gihe bari bakiri bake, ari abimukīra mbarwa muri icyo gihugu. Bavaga mu gihugu bakajya mu kindi, bavaga no ku mwami bakajya ku wundi. Nyamara Uhoraho nta we yemereye ko abakandamiza, ahubwo yacyashye abami ababaziza ati: “Muramenye ntimukagire icyo mutwara abo nitoranyirije, ntimukagirire nabi abahanuzi banjye.” Mwa batuye ku isi yose mwe, nimuririmbire Uhoraho, buri munsi mujye mutangaza ko ari we ukiza. Ikuzo rye murimenyekanishe mu mahanga, ibitangaza akora mubimenyeshe abantu bose. Koko Uhoraho arakomeye akwiye gusingizwa bihebuje, ni we ukwiye kubahwa kuruta izindi mana zose. Erega imana z'abanyamahanga zose ni imburamumaro! Nyamara Uhoraho ni we waremye ijuru. Ahorana icyubahiro n'ubuhangange, ububasha n'ishimwe biganje mu Ngoro ye. Mwa bantu b'amahanga yose mwe, nimurate Uhoraho, nimurate ikuzo rye n'ububasha bwe, nimurate ko Uhoraho ari nyir'ikuzo. Nimuze mu Ngoro ye mumuzaniye amaturo, nimuramye Uhoraho kuko ari umuziranenge. Mwa batuye ku isi yose mwe, nimuhinde umushyitsi imbere ye. Koko isi irashimangiye ntizanyeganyega. Ijuru niryishime n'isi inezerwe, nimubwire abo mu mahanga muti: “Uhoraho aganje ku ngoma.” Inyanja n'ibiyirimo nibirangīre, imisozi n'ibiyiriho byose nibyishime. Ibiti byo mu ishyamba na byo nibivuze impundu, ibyo byose nibyidagadure imbere y'Uhoraho, koko agiye kuza gutegeka isi. Nimushimire Uhoraho kuko agira neza, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Nimuvuge muti: “Mana Mukiza wacu, udukize, udutarurukanye utuvane mu mahanga, ni bwo tuzagushimira ko uri umuziranenge, koko kugusingiza ni byo bizadutera ishema. Uhoraho Imana ya Isiraheli nasingizwe, nasingizwe kuva kera kose kugeza iteka ryose.” Abantu bose baravuga bati: “Amina, Haleluya!” Nuko Dawidi ashyiraho Asafu na bagenzi be kugira ngo bajye bahora hafi y'Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho, bayiteho bakurikije ibiteganyijwe buri munsi. Ashyiraho kandi Obedi-Edomu mwene Yedutuni, hamwe na bene wabo mirongo itandatu n'umunani kugira ngo babafashe. Hosa na Obedi-Edomu bari bashinzwe kurinda amarembo. Dawidi ashinga umutambyi Sadoki hamwe n'abandi batambyi bene wabo, imirimo yo mu Ihema ry'Uhoraho ryari ahasengerwaga i Gibeyoni. Buri gitondo na buri mugoroba bagombaga gutura Uhoraho amaturo, bakayashyira ku rutambiro rw'ibitambo bikongorwa n'umuriro, kandi bagakora imirimo yose bakurikije amategeko Uhoraho yahaye Abisiraheli. Dawidi abongeraho Hemani na Yedutuni n'abandi bagabo batoranyijwe, kugira ngo bajye basingiza Uhoraho bati: “Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Hemani na Yedutuni bari bashinzwe kwita ku makondera no ku byuma birangīra by'abaririmbyi, no ku bindi bikoresho byacurangwaga baririmba indirimbo zo gusingiza Imana. Bene Yedutuni ni bo bari bashinzwe kurinda amarembo. Nuko abantu bose barataha. Dawidi na we arataha asabira abo mu rugo rwe umugisha. Umwami Dawidi amaze gutura mu ngoro ye, abwira umuhanuzi Natani ati: “Dore ntuye mu ngoro yubakishije amasederi, naho Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho iba mu ihema.” Natani aramusubiza ati: “Genda ukore uko ubitekereza kuko Imana iri kumwe nawe.” Nyamara iryo joro Uhoraho abwira Natani ati: “Genda umbwirire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Ntabwo ari wowe uzanyubakira inzu nzabamo. Kuva igihe navaniye Abisiraheli mu Misiri kugeza n'ubu sinigeze mba mu nzu, ahubwo aho bimukiraga hose niberaga mu mahema. None se muri icyo gihe cyose, hari n'umwe mu bayobozi nashyizeho kuyobora ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli nigeze mbaza impamvu mutanyubakira inzu y'amasederi?’ “None rero ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Ni jye Uhoraho Nyiringabo wakwikuriye mu rwuri aho wari uragiye intama, nkugira umuyobozi w'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli. Aho wajyaga hose sinigeze ngutererana nagutsindiye abanzi bose, kandi nzakugira umwe mu birangirire byo ku isi. Igihugu cy'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli nzacyāgura nkibatuzemo mu mahoro. Abagome ntibazongera kubakandamiza nka kera, igihe nari narashyizeho abacamanza bo kuyobora ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli. Nzatsinda abanzi bawe bose. Jyewe Uhoraho ngusezeranyije ko abagukomokaho bazahora basimburana ku ngoma. Numara gupfa ugashyingurwa hamwe na ba sokuruza, nzatoranya umwe mu bahungu bawe agusimbure ku ngoma kandi nzakomeza ubwami bwe. Uwo ni we uzanyubakira inzu, nanjye nzakomeza ingoma ye iteka. Nzamubera Se na we ambere umwana, sinzigera mukuraho icyizere nk'uko nacyambuye umwami wakubanjirije. Nzamuha kuyobora ubwoko bwanjye n'ubwami bwanjye iteka ryose, kandi ubwami bwe buzahoraho iteka.’ ” Natani abwira Dawidi ayo magambo yose nk'uko yayahishuriwe. Nuko Umwami Dawidi arinjira apfukama imbere y'Uhoraho, arasenga ati: “Uhoraho Mana, ari jye ari n'umuryango wanjye, kugeza ubu ntitwari dukwiriye ibi byiza byose utugirira. Nyamara wowe Mana, wabonye ko ibyo bidahagije umenyesha uko ab'umuryango wanjye bazamera no mu bihe bizaza. Ibyo ubinkoreye nk'aho ndi umuntu ukomeye cyane, Uhoraho Mana. Nkubwire iki se kandi kiruta icyubahiro umpaye, kandi unzi neza jyewe umugaragu wawe? Uhoraho, ukurikije ubushake bwawe wakoreye ibikomeye umugaragu wawe, kugira ngo ugaragaze ububasha bwawe. Uhoraho, nta we muhwanye. Nk'uko twabyiyumviye, koko nta yindi mana ibaho itari wowe. Mbese ku isi hari undi muryango uhwanye n'ubwoko bwawe bw'Abisiraheli? Ni ubwoko Imana yicunguriye ibugira ubwayo, yimenyekanisha ikora ibintu bikomeye kandi bitangaje, imenesha amahanga imbere y'ubwoko bwayo yivaniye mu Misiri. Uhoraho, Abisiraheli wabagize ubwoko bwawe iteka ryose, nawe uba Imana yabo. None rero Uhoraho, usohoze ibyo umvuzeho, n'abazankomokaho uzabakomereze iryo Sezerano iteka ryose. Izina ryawe rizakuzwa iteka ryose bavuge bati: ‘Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli, ni we Mana igoboka Abisiraheli.’ Byongeye kandi, uhe umuryango wanjye gukomera imbere yawe. Koko ni wowe Mana yanjye, wampishuriye ko uzaha abazankomokaho gusimburana ku ngoma. Ni cyo gitumye mpangāra kugusenga. Uhoraho, ni wowe Mana kandi nanjye umugaragu wawe unsezeraniye ibyiza. Nuko rero Uhoraho, uhe umugisha ab'umuryango wanjye kugira ngo baguhore imbere iteka ryose. Koko Uhoraho wabahaye umugisha, bityo bazawuhorana iteka ryose.” Nyuma y'ibyo Dawidi atsinda Abafilisiti arabacogoza, yigarurira umujyi: wa Gati n'imidugudu iwukikije arayibanyaga. Dawidi atsinda n'Abamowabu baba abagaragu be, bakajya bamuha imisoro. Atsindira na Hadadezeri umwami w'i Soba ahagana i Hamati. Icyo gihe yashakaga kwigarurira akarere k'uruzi rwa Efurati. Nuko Dawidi amunyaga amagare y'intambara igihumbi, n'abarwanira ku mafarasi ibihumbi birindwi, n'ingabo zigenza amaguru ibihumbi makumyabiri. Dawidi atema ibitsi by'amafarasi yose yakururaga amagare asiga ijana gusa. Abanyasiriya b'i Damasi baza gutabara Hadadezeri umwami w'i Soba, Dawidi abicamo abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri. Dawidi ashyiraho ibigo by'ingabo i Damasi muri Siriya, maze Abanyasiriya baba abagaragu be bakajya bamuha imisoro. Aho Dawidi yateraga hose, Uhoraho yamuhaga gutsinda. Dawidi anyaga ingabo zicuzwe mu izahabu z'abagaba b'ingabo ba Hadadezeri, azijyana i Yeruzalemu. Naho i Tibuhati n'i Kuni, imijyi yategekwaga na Hadadezeri, Dawidi ahakura iminyago myinshi y'umuringa. Uwo muringa ni wo Salomo yacurishijemo cya kizenga kinini n'inkingi, hamwe n'ibindi bikoresho bicuzwe mu muringa. Towu umwami w'i Hamati yumvise ko Dawidi yatsinze ingabo zose za Hadadezeri umwami w'i Soba, yohereza umuhungu we Hadoramu kumuramukiriza Umwami Dawidi, no kumushimira ko yatsinze Hadadezeri wahoraga arwanya Towu. Hadoramu azanira Dawidi amaturo y'ibintu byakozwe mu izahabu no mu ifeza no mu muringa. Umwami Dawidi abyegurira Uhoraho nk'uko yari yamweguriye ifeza n'izahabu, yari yaranyaze mu Bedomu n'Abamowabu, n'Abamoni n'Abafilisiti n'Abameleki. Abishayi mwene Seruya yica Abedomu ibihumbi cumi n'umunani, abatsinda mu kibaya cy'Umunyu. Nuko ashyiriraho ibigo by'ingabo muri Edomu, maze Abedomu bose baba abagaragu be. Aho Dawidi yateraga hose, Uhoraho yamuhaga gutsinda. Dawidi yabaye umwami w'igihugu cyose cya Isiraheli, ategeka abantu be bose mu butabera n'ubutungane. Yowabu mwene Seruya yari umugaba w'ingabo. Yehoshafati mwene Ahiludi yari umuvugizi w'ibwami. Sadoki mwene Ahitubu, na Ahimeleki mwene Abiyatari bari abatambyi, Shavesha ari umunyamabanga. Benaya mwene Yehoyada yari umugaba w'ingabo zarindaga Dawidi, zigizwe n'Abakereti n'Abapeleti. Abahungu ba Dawidi ni bo bari ibyegera bye. Nyuma y'ibyo Nahashi umwami w'Abamoni arapfa, umuhungu we amusimbura ku ngoma. Dawidi aravuga ati: “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, mwitūra ineza se yangiriye.” Nuko Dawidi yohereza intumwa kugira ngo zifatanye na we mu kababaro gatewe n'urupfu rwa se. Intumwa za Dawidi zigera mu gihugu cy'Abamoni kwa Hanuni kwifatanya na we mu kababaro. Nyamara abatware b'Abamoni babaza Hanuni bati: “Ese ubona ko Dawidi yohereje aba bantu kwifatanya nawe mu kababaro, kubera ko yubahaga so? Aho ntibaba baje kugenzura no gutata igihugu kugira ngo babone uko bakigarurira?” Nuko Hanuni afata intumwa za Dawidi azogosha ubwanwa, imyambaro yazo ayikatira munsi y'urukenyerero, maze arazohereza. Dawidi amenye ibyabaye ku bagaragu be yohereza abantu bo kubasanganira, kuko bari bakozwe n'isoni cyane. Umwami abatumaho ati: “Mugume i Yeriko kugeza igihe ubwanwa bwanyu buzaba bumaze kumera, maze mubone kugaruka.” Abamoni babonye ko basuzuguye Dawidi, Hanuni n'abantu be bohereza toni mirongo itatu z'ifeza mu Banyasiriya bo muri Mezopotamiya ya ruguru, n'ab'i Māka n'ab'i Soba, bakodesha amagare y'intambara n'abarwanira ku mafarasi. Nuko bakodesha amagare ibihumbi mirongo itatu na bibiri, n'umwami w'i Māka n'ingabo ze, maze baraza bashinga ibirindiro i Medeba. Abamoni na bo basohoka mu mijyi yabo bajya ku rugamba. Dawidi abimenye yohereza umugaba w'ingabo Yowabu hamwe n'ingabo zose z'intwari. Abamoni baraza bashinga ibirindiro mu irembo ry'umujyi:, naho abami babatabaye bashinga ibirindiro ku gasozi. Yowabu abonye ko urugamba rumusatiriye imbere n'inyuma, atoranya ingabo z'intwari mu Bisiraheli kugira ngo zihangane n'Abanyasiriya. Ingabo zisigaye azishinga mukuru we Abishayi, kugira ngo zihangane n'Abamoni. Yowabu aramubwira ati: “Abanyasiriya nibandusha amaboko untabare, kandi nawe Abamoni nibakurusha amaboko ndagutabara. Ukomere turwane kigabo, turwanirire ubwoko bwacu n'imijyi y'Imana yacu. Uhoraho agenze uko ashaka.” Yowabu n'ingabo ze basatira Abanyasiriya, maze Abanyasiriya barahunga. Abamoni babonye ko Abanyasiriya bahunze, na bo bahunga Abishayi mukuru wa Yowabu basubira mu mujyi:. Nuko Yowabu asubira i Yeruzalemu. Abanyasiriya babonye ko Abisiraheli babatsinze, bohereza intumwa ku Banyasiriya bo hakurya y'uruzi rwa Efurati kugira ngo babatabare. Baza kubatabara bayobowe na Shofaki umugaba w'ingabo za Hadadezeri. Dawidi abyumvise akoranya ingabo z'Abisiraheli zose, yambuka uruzi rwa Yorodani agenda yerekeje aho bari bari, maze ashinga ibirindiro ahateganye n'Abanyasiriya arwana na bo. Nuko Abanyasiriya baratsindwa barahunga, Dawidi abicamo ingabo ibihumbi birindwi zirwanira mu magare y'intambara, n'izindi ibihumbi mirongo ine zigenza amaguru. Yica na Shofaki umugaba w'ingabo z'Abanyasiriya. Abagaragu ba Hadadezeri babonye ko Abisiraheli babatsinze, bagirana amasezerano y'amahoro na Dawidi maze baramuyoboka. Kuva ubwo Abanyasiriya ntibongera gutabara Abamoni. Mu ntangiriro z'umwaka wakurikiyeho, mu gihe abami bakundaga kujya ku rugamba, Yowabu atera igihugu cy'Abamoni arakiyogoza. Nuko agota Raba, ariko Dawidi we yigumira i Yeruzalemu. Yowabu yigarurira umujyi: wa Raba arawusenya. Dawidi afata ikamba ryari ku mutwe w'ikigirwamana cy'Abamoni cyitwaga Milikomu, ryari rikozwe mu izahabu rigapima ibiro mirongo itatu na bitanu, afata n'ibuye ry'agaciro ryari ritatseho araritamiriza, ajyana n'indi minyago myinshi cyane. Asohora abaturage mu mujyi:, abashyira ku mirimo yo gukoresha inkero n'amapiki n'amashoka. Dawidi abigenza atyo no mu yindi mijyi yose y'Abamoni, hanyuma Dawidi n'ingabo ze basubira i Yeruzalemu. Nyuma y'ibyo Abisiraheli barwanira n'Abafilisiti i Gezeri. Sibekayi w'i Husha yica Umufilisiti muremure kandi munini witwaga Sipayi, bityo Abafilisiti barabayoboka. Abisiraheli n'Abafilisiti bongera kurwana, maze Elihanani mwene Yayiri yica Lahimi umuvandimwe wa Goliyati w'i Gati, wari ufite icumu rifite uruti rumeze nk'igiti cy'ikumbo. Ikindi gihe urugamba ruremera i Gati. Hari Umufilisiti w'intwari muremure kandi munini, wari ufite intoki esheshatu kuri buri kiganza, n'amano atandatu kuri buri kirenge. Atuka Abisiraheli maze Yonatani mwene Shama mukuru wa Dawidi aramwica. Abo Bafilisiti barebare kandi banini bakomokaga i Gati, bishwe na Dawidi n'ingabo ze. Satani yashakaga guteza Abisiraheli ibyago, maze yoshya Dawidi kubabarura. Dawidi abwira Yowabu n'abandi bagaba b'ingabo ati: “Nimujye kubarura Abisiraheli muhereye i Bērisheba mu majyepfo mugeze i Dani mu majyaruguru, kugira ngo menye umubare wabo.” Yowabu aramubwira ati: “Nyagasani, icyampa Uhoraho akakugwiriza imbaga y'abantu incuro ijana! Ariko se, abo bose si abagaragu bawe? None se kuki ushaka kubabarura? Ni kuki Abisiraheli baryozwa icyo gikorwa?” Ariko umwami aganza Yowabu. Nuko Yowabu aragenda azenguruka igihugu cyose cya Isiraheli maze agaruka i Yeruzalemu. Yowabu ashyikiriza Dawidi umubare w'abagabo bashobora kujya ku rugamba. Mu Bisiraheli bose habonetse abagabo miliyoni imwe n'ibihumbi ijana, naho mu Buyuda haboneka ibihumbi magana ane na mirongo irindwi. Yowabu ntiyabaruye Abalevi n'Ababenyamini, kuko itegeko ry'umwami ryari ryamuteye impungenge. Iryo barura ntiryashimishije Imana, maze ihana Abisiraheli. Dawidi abwira Imana ati: “Nakoze icyaha gikomeye. None ndakwinginze ubabarire igicumuro cy'umugaragu wawe, kuko nakoze iby'ubupfapfa.” Uhoraho atuma umuhanuzi Gadi wahanuriraga Dawidi ati: “Genda ubwire Dawidi uti: ‘Uhoraho aravuze ati:: Nguhaye ibihano bitatu, uhitemo kimwe abe ari cyo nzaguhanisha.’ ” Nuko Gadi asanga Dawidi aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ati: ‘Hitamo: ari imyaka itatu y'inzara cyangwa amezi atatu uhunga abanzi bagukurikiranye n'inkota, cyangwa iminsi itatu y'icyorezo umumarayika w'Uhoraho azamara ayogoza igihugu cyose cya Isiraheli.’ Ngaho tekereza neza maze umbwire icyo njya gusubiza uwantumye.” Dawidi asubiza Gadi ati: “Ndumva nshenguwe n'agahinda! Reka ngwe mu maboko y'Uhoraho kuko impuhwe ze ari nyinshi, aho kugwa mu maboko y'abantu.” Nuko Uhoraho ateza Abisiraheli icyorezo, gihitana abantu ibihumbi mirongo irindwi. Bityo Imana ituma umumarayika wayo kujya kurimbura Yeruzalemu. Igihe uwo mumarayika yariho arimbura, Uhoraho arabireba biramubabaza. Ni ko kubwira uwo mumarayika ati: “Ibyo birahagije rekera aho.” Uwo mumarayika w'Uhoraho yari ahagaze ku mbuga Orunani w'Umuyebuzi yahuriragaho ingano. Dawidi yubuye amaso abona umumarayika ahagaze mu kirere yakuye inkota, ayibanguye hejuru ya Yeruzalemu. Dawidi n'abakuru bari kumwe na we bambaye imyambaro igaragaza akababaro, bikubita hasi bubamye. Dawidi abwira Imana ati: “Mbese si jye wategetse ko babarura abantu? Ni jye rero wakoze icyaha ndacumura. None se aba bantu bo barazira iki? Ndakwinginze Uhoraho Mana yanjye, ube ari jye uhana hamwe n'umuryango wanjye, ariko ukize ubwoko bwawe iki cyorezo.” Umumarayika w'Uhoraho ategeka Gadi kubwira Dawidi ngo azamuke, yubakire Uhoraho urutambiro ku mbuga ya Orunani w'Umuyebuzi. Nuko Dawidi yumvira itegeko ry'Uhoraho, arazamuka nk'uko Gadi yamubwiye. Orunani yariho ahura ingano, ahindukiye abona wa mumarayika, abahungu be bane bari kumwe na we barihisha. Dawidi ajya aho Orunani yari ari, Orunani akebutse abona Dawidi, ava ku mbuga yahuriragaho maze yikubita imbere ya Dawidi yubamye. Dawidi aramubwira ati: “Mpa iyi mbuga yawe nyigure, nyubakeho urutambiro rw'Uhoraho kugira ngo abantu bakire icyorezo. Uyimpe ndayigura ku giciro gihwanye na yo.” Orunani asubiza Dawidi ati: “Nyagasani, ndayiguhaye uyikoreshe icyo ushaka. Ndaguha n'ibimasa byanjye ubitambe ho igitambo gikongorwa n'umuriro, n'imbaho zahurishwaga ingano zibe inkwi. Ndaguha n'ingano uziture ho ituro ry'ibinyampeke. Ibyo byose ndabiguha.” Nyamara Umwami Dawidi asubiza Orunani ati: “Ntibishoboka, ngomba kubigura ku giciro gihwanye na byo. Ntabwo nafata ibyawe ngo mbiture Uhoraho, cyangwa ngo ibyo mperewe ubuntu mbimutambire ho igitambo.” Dawidi agura iyo mbuga, aha Orunani ibikoroto magana atandatu by'izahabu. Dawidi ahubaka urutambiro rw'Uhoraho, arutambiraho ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro. Nuko Dawidi atakambira Uhoraho, na we amusubiza akoresheje umuriro wavuye mu ijuru, utwika ibitambo byari ku rutambiro. Uhoraho ategeka wa mumarayika gusubiza inkota ye mu rwubati. Dawidi abonye ko Uhoraho amushubirije ku mbuga ya Orunani w'Umuyebuzi, ahatambira ibitambo. Icyo gihe rya Hema ry'Uhoraho Musa yakoze bakiri mu butayu, ryari hamwe n'urutambiro rw'ibitambo bikongorwa n'umuriro, ahasengerwaga i Gibeyoni. Ariko Dawidi ntiyashoboraga kujyayo gusenga Imana, kuko yatinyaga inkota y'umumarayika w'Uhoraho. Nuko Dawidi aravuga ati: “Aha ni ho hazaba Ingoro y'Uhoraho Imana, uru ni rwo rutambiro Abisiraheli bazajya batambiraho ibitambo.” Dawidi ategeka ko bakoranya abanyamahanga bose bari mu gihugu cya Isiraheli, abatoranyamo ababaji b'amabuye yo kubaka Ingoro y'Imana. Nuko Dawidi ateganya ibyuma byinshi byo gucuramo imisumari n'amapata by'inzugi z'amarembo, ateganya kandi n'umuringa mwinshi cyane. Dawidi ateganya n'ibiti byinshi by'amasederi, kubera ko Abanyasidoni n'Abanyatiri babimuzaniraga ari byinshi cyane. Dawidi yaribwiraga ati: “Umuhungu wanjye Salomo aracyari muto ntarakura, nyamara kandi Ingoro izubakirwa Uhoraho igomba kuba icyamamare mu mahanga yose, kubera ikuzo n'ubwiza buhebuje izagira. Ni cyo gituma nkwiye gutegura ibyo kuyubaka.” Bityo Dawidi agira imyiteguro myinshi mbere y'uko apfa. Dawidi ahamagaza umuhungu we Salomo, maze amutegeka kubaka Ingoro y'Uhoraho Imana ya Isiraheli. Dawidi aramubwira ati: “Mwana wanjye, jyewe ubwanjye nifuje kubakira Uhoraho Imana yanjye Ingoro, ariko Uhoraho arambwira ati: ‘Warwanye intambara nyinshi zikomeye umena amaraso menshi. Kubera ayo maraso wamennye ku isi mbyirebera, si wowe uzanyubakira Ingoro. Icyakora umuhungu wawe azagira ituze, sinzemerera abanzi be bamukikije guhungabanya umutekano we. Koko rero, azitwa Salomo kandi igihe cyose azaba ari ku ngoma, nzaha Abisiraheli amahoro n'umutekano. Uwo ni we uzanyubakira Ingoro, azambera umwana nanjye mubere Se, nzakomeza ingoma ye muri Isiraheli iteka ryose.’ Nuko rero mwana wanjye, Uhoraho Imana yawe nabane nawe, kandi akubashishe kumwubakira Inzu nk'uko yabivuze. Uhoraho aguhe ubwenge n'ubushishozi, kugira ngo uzabashe gutegeka Isiraheli ukurikiza Amategeko y'Uhoraho Imana yawe. Uzahirwa niwitonda ugakurikiza amateka n'ibyemezo Imana yahaye Abisiraheli iyanyujije kuri Musa. Komera kandi ube intwari, ntutinye cyangwa ngo ucike intege. Nakoze uko nshoboye nteganya toni eshatu n'igice z'izahabu, na toni mirongo itatu n'eshanu z'ifeza, n'icyuma n'umuringa byinshi cyane byo kubakisha Ingoro y'Uhoraho. Nateguye kandi ibiti n'amabuye ukazabyongēra. Uzaba ufite abakozi b'ingeri zose, abahanga bo guconga amabuye no kubāza ibiti, abantu bashoboye imirimo y'amoko yose. Ufite izahabu n'ifeza, n'icyuma n'umuringa byinshi cyane, ngaho haguruka ukore kandi Uhoraho azabane nawe.” Nuko Dawidi ategeka abatware bose b'Abisiraheli gufasha umuhungu we Salomo. Dawidi arababwira ati: “Mbese Uhoraho Imana yanyu ntari kumwe namwe? Ese ntiyabahaye umutekano impande zose? Koko rero yampaye gutsinda abahoze batuye iki gihugu bose, none ubu bayobotse Uhoraho n'ubwoko bwe. None rero nimushake Uhoraho Imana yanyu mubikuye ku mutima. Nimutangire mwubake Ingoro y'Uhoraho, kugira ngo muzane Isanduku y'Isezerano n'ibikoresho byeguriwe Imana, mubishyire mu Ngoro muzaba mwubakiye Uhoraho.” Dawidi ageze mu zabukuru yimika umuhungu we Salomo, aba umwami wa Isiraheli. Nuko akoranya abatware bose b'Abisiraheli, kimwe n'abatambyi n'Abalevi. Babara Abalevi umwe umwe bahereye ku bafite imyaka mirongo itatu, maze umubare w'abagabo ugera ku bihumbi mirongo itatu n'umunani. Dawidi aha Abalevi ibihumbi makumyabiri na bine muri bo inshingano yo kugenzura imirimo y'Ingoro y'Uhoraho, abandi ibihumbi bitandatu abagira abanditsi n'abacamanza. Abandi ibihumbi bine abagira abarinzi b'amarembo, abandi ibihumbi bine basigaye abaha inshingano yo gusingiza Uhoraho, bakoresha ibicurangisho yari yarateganyirije uwo murimo. Dawidi abagabanyamo amatsinda atatu akurikije bene Levi, ari bo Gerishoni na Kehati na Merari. Bene Gerishoni ni Lādani na Shimeyi. Bene Lādani ni Yehiyeli na Zetamu na Yoweli. Bene Shimeyi ni Shelomoti na Haziyeli na Harani. Abo ni bo bari abakuru b'imiryango ya bene Lādani. Bene Shimeyi ni Yahati na Ziza, na Yewushi na Beriya. Umukuru yari Yahati, agakurikirwa na Ziza. Yewushi na Beriya ntibabyaye abahungu benshi, bityo babarwa ko ari inzu imwe. Bene Kehati ni Amuramu na Yisehari, na Heburoni na Uziyeli. Bene Amuramu ni Aroni na Musa. Aroni n'abamukomokaho beguriwe burundu imirimo yerekeye ibikoresho byeguriwe Imana. Bagombaga kosereza imibavu imbere y'Uhoraho no kumukorera, no gusabira abantu umugisha mu izina ry'Uhoraho. Naho Musa umuntu w'Imana n'abahungu be, babarwa mu muryango wa Levi. Bene Musa ni Gerushomu na Eliyezeri. Impfura ya Gerushomu ni Shebuweli. Eliyezeri yabyaye umuhungu umwe ari we Rehabiya. Ariko Rehabiya we yabyaye abahungu benshi cyane. Impfura ya Yiseheri ni Shelomiti. Bene Heburoni ni Yeriya na Amariya, na Yahaziyeli na Yekameyamu. Bene Uziyeli ni Mika na Ishiya. Bene Merari ni Mahili na Mushi. Bene Mahili ni Eleyazari na Kishi. Eleyazari yapfuye nta muhungu abyaye, icyakora yasize abakobwa maze bene se wabo ari bo bene Kishi barabarongora. Bene Mushi ni Mahili na Ederi na Yeremoti. Abo ni bo bakomotse kuri Levi hakurikijwe imiryango yabo. Bari abakuru b'amazu yabo nk'uko babaruwe hakurikijwe amazina yabo. Abari bafite imyaka makumyabiri n'abayirengeje, bari bashinzwe gukora imirimo yo mu Ngoro y'Uhoraho. Koko rero Dawidi yari yaravuze ati: “Uhoraho Imana y'Abisiraheli yahaye ubwoko bwayo ituze, na we azaba i Yeruzalemu iteka ryose. Bityo ntibizaba bikiri ngombwa ko Abalevi bimukana Ihema ry'ibonaniro, cyangwa ibikoresho byo muri ryo.” Hakurikijwe amabwiriza ya nyuma ya Dawidi, habaye ibarura ry'Abalevi bahereye ku bafite imyaka makumyabiri. Umurimo wabo wari uwo gufasha abakomoka kuri Aroni imirimo yo mu Ngoro y'Uhoraho, n'iyo mu rugo rwayo no mu byumba byayo. Bari bashinzwe kandi no guhumanura ibikoresho byose byeguriwe Imana, no gukora indi mirimo yo mu Ngoro y'Imana: kwita ku migati yaturwaga Imana, no gutegura ifu yaturanwaga n'amaturo y'ibinyampeke, no gukora imigati y'amoko yose ari idasembuye ari n'iyokeje, no kugenzura ibipimo by'uburemere n'iby'uburebure. Bari bashinzwe guhimbaza no gusingiza Uhoraho buri gitondo na buri mugoroba, n'igihe cyose baturaga Uhoraho amaturo ya buri sabato, no mu mboneko z'ukwezi, no ku yindi minsi mikuru. Buri gihe bagombaga gukorera Uhoraho bujuje umubare wategetswe, kandi bakurikije amabwiriza bahawe. Bari bashinzwe kwita ku Ihema ry'ibonaniro n'Ingoro, no gufasha abavandimwe babo bakomoka kuri Aroni imirimo yo Ngoro y'Uhoraho Abakomoka kuri Aroni bari muri aya matsinda: bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari. Nadabu na Abihu babanjirije se gupfa kandi nta bahungu babyaye; bityo imirimo y'ubutambyi yegurirwa Eleyazari na Itamari. Umwami Dawidi afashijwe na Sadoki ukomoka kuri Eleyazari, na Ahimeleki ukomoka kuri Itamari, ashyira abatambyi mu matsinda akurikije inshingano zabo. Icyakora amazu y'abatambyi bakomokaga kuri Eleyazari, yarutaga ay'abakomokaga kuri Itamari. Ni cyo cyatumye abakomoka kuri Eleyazari babashyira mu matsinda cumi n'atandatu, naho abakomoka kuri Itamari babashyira mu matsinda umunani. Babashyize muri ayo matsinda hakoreshejwe ubufindo, kuko mu bakomoka kuri Eleyazari no mu bakomoka kuri Itamari, harimo abayobozi b'Ingoro y'Imana n'abayobozi b'imihango y'idini. Umwigishamategeko Shemaya mwene Netanēli wo mu muryango wa Levi, abandikira imbere y'umwami n'ibyegera bye n'umutambyi Sadoki, na Ahimeleki ukomoka kuri Abiyatari, n'abakuru b'imiryango y'abatambyi n'iy'Abalevi. Bakoreshaga ubufindo kugira ngo babone amatsinda y'abakomoka kuri Eleyazari, n'ay'abakomoka kuri Itamari. Dore abatware b'amazu berekanywe n'ubufindo uko bagiye bakurikirana: uwa mbere ni Yehoyaribu, uwa kabiri ni Yedaya. Uwa gatatu ni Harimu, uwa kane ni Seyorimu. Uwa gatanu ni Malikiya, uwa gatandatu ni Miyamini. Uwa karindwi ni Hakosi, uwa munani ni Abiya. Uwa cyenda ni Yoshuwa, uwa cumi ni Shekaniya. Uwa cumi n'umwe ni Eliyashibu, uwa cumi na babiri ni Yakimu. Uwa cumi na batatu ni Hupa, uwa cumi na bane ni Yeshebeyabu. Uwa cumi na batanu ni Biluga, uwa cumi na batandatu ni Imeri. Uwa cumi na barindwi ni Heziri, uwa cumi n'umunani ni Hapisesi. Uwa cumi n'icyenda ni Petahiya, uwa makumyabiri ni Yehezekeli. Uwa makumyabiri n'umwe ni Yakini, uwa makumyabiri na babiri ni Gamuli. Uwa makumyabiri na batatu ni Delaya, uwa makumyabiri na bane ni Māziya. Nguko uko ayo matsinda yakurikiranaga bakora imirimo yo mu Ngoro y'Uhoraho. Basohozaga inshingano zabo bakurikije amabwiriza bari barahawe na sekuruza Aroni, nk'Uhoraho Imana ya Isiraheli yabimutegetse. Dore abandi bakomoka kuri Levi: Mu bakomoka kuri Amuramu ni Shubayeli, mu bakomoka kuri Shubayeli ni Yedeya. Mu bakomoka kuri Rehabiya, umukuru ni Ishiya. Mu bakomoka kuri Yisehari ni Shelomoti, naho muri bene Shelomoti ni Yahati. Bene Heburoni umukuru ni Yeriya, agakurikirwa na Amariya na Yahaziyeli na Yekameyamu. Mwene Uziyeli ni Mika, mu bakomoka kuri Mika ni Shamiri. Umuvandimwe wa Mika ni Ishiya, mu bakomoka kuri Ishiya ni Zakariya. Bene Merari ni Mahili na Mushi, mwene Yāziya ni Beno. Bene Merari bakomotse ku muhungu we Yāziya ni Beno na Shohamu, na Zakuri na Iburi. Mwene Mahili ni Eleyazari utarigeze abyara umuhungu, mwene Kishi ni Yerahimēli. Bene Mushi ni Mahili na Ederi na Yerimoti. Abo bari Abalevi ukurikije imiryango yabo. Kugira ngo bamenye uko basimburana ku mirimo yabo, na bo bagenje nka bene wabo bakomoka kuri Aroni, bakoresha ubufindo bari imbere y'Umwami Dawidi, na Sadoki na Ahimeleki, n'imbere y'abakuru b'imiryango y'abatambyi n'Abalevi. Bigenda bityo ku muryango w'impfura kimwe n'uw'umuhererezi. Dawidi ari kumwe n'abakuru b'ingabo, batoranya bamwe muri bene Asafu na bene Hemani, na bene Yedutuni. Bakoraga umurimo w'ubuhanuzi baherekejwe n'inanga z'indoha n'inanga nyamuduri, n'ibyuma birangīra. Aba ni bo bari bashinzwe uwo murimo. Bene Asafu ni Zakuri na Yozefu, na Netaniya na Asarela. Bayoborwaga na se Asafu wahanuraga akurikije amabwiriza y'umwami. Bene Yedutuni ni Gedaliya na Seri na Yeshaya, na Shimeyi na Hashabiya na Matatiya. Abo uko ari batandatu bayoborwaga na se Yedutuni wahanuraga acuranga inanga, asingiza kandi ashimira Uhoraho. Bene Hemani ni Bukiya na Mataniya, na Uziyeli na Shubayeli, na Yerimoti na Hananiya na Hanani, na Eliyata na Gidaliti na Romamuti-Ezeri, na Yoshibekasha na Maloti, na Hotiri na Mahaziyoti. Abo bose bari bene Hemani umuhanuzi w'umwami, wamugezagaho ubutumwa bw'Imana bwo gushimangira ububasha bwe. Imana yahaye Hemani abahungu cumi na bane n'abakobwa batatu. Abo bose baririmbaga mu Ngoro y'Uhoraho bayobowe na se, bagacuranga ibyuma birangīra n'inanga z'indoha n'inanga nyamuduri, bagakora uwo murimo wo mu Ngoro y'Imana. Asafu na Yedutuni na Hemani bakurikizaga amabwiriza y'umwami. Abo bose hamwe n'abavandimwe babo uko bari magana abiri na mirongo inani n'umunani, bari baratojwe kandi bazi neza indirimbo zo gusingiza Uhoraho. Kugira ngo bamenye uko bazajya basimburana ku mirimo yabo, bakoresheje ubufindo batitaye ku mukuru cyangwa umuto, ku mwigisha cyangwa umwigishwa. Aba ni bo bari abayobozi b'amatsinda bagaragajwe n'ubwo bufindo, buri tsinda ryari rigizwe n'abantu cumi na babiri. Ubwa mbere ni Yozefu wo mu muryango wa Asafu. Ubwa kabiri ni Gedaliya n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa gatatu ni Zakuri n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa kane ni Seri n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa gatanu ni Netaniya n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa gatandatu ni Bukiya n'abahungu be n'abavandimwe. Ubwa karindwi ni Asarela n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa munani ni Yeshaya n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa cyenda ni Mataniya n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa cumi ni Shimeyi n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa cumi na rimwe ni Uziyeli n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa cumi na kabiri ni Hashabiya n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa cumi na gatatu ni Shubayeli n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa cumi na kane ni Matitiya n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa cumi na gatanu ni Yerimoti n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa cumi na gatandatu ni Hananiya n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa cumi na karindwi ni Yoshibekasha n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa cumi n'umunani ni Hanani n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa cumi n'icyenda ni Maloti n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa makumyabiri ni Eliyata n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa makumyabiri na rimwe ni Hotiri n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa makumyabiri na kabiri ni Gidaliti n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa makumyabiri na gatatu ni Mahaziyoti n'abahungu be n'abavandimwe be. Ubwa makumyabiri na kane ni Romamuti-Ezeri n'abahungu be n'abavandimwe be. Abarinzi b'Ingoro na bo bari bigabanyijemo amatsinda. Abo mu muryango wa Kōra ni Meshelemiya mwene Kōra, mwene Asafu. Bene Meshelemiya ni Zakariya na Yediyayeli, na Zebadiya na Yatiniyeli, na Elamu na Yehohanani na Elihowenayi. Bene Obedi-Edomu ni Shemaya na Yehozabadi, na Yowa na Sakari na Netanēli, na Amiyeli na Isakari na Pewuletayi. Koko rero Imana yari yarahaye Obedi-Edomu umugisha. Umuhungu we Shemaya yabyaye abahungu babaye abakuru b'imiryango, kubera ko bari abantu b'intwari. Bene Shemaya ni Otini na Refayeli, na Obedi na Elizabadi hamwe n'abavandimwe babo, ari bo Elihu na Semakiya. Abo na bo bari intwari kandi bose bakomokaga kuri Obedi-Edomu. Bo ubwabo n'abahungu babo hamwe n'abavandimwe babo, bari abagabo b'intwari bakoranaga imbaraga. Bose hamwe bari mirongo itandatu na babiri. Meshelemiya yari afite abahungu n'abavandimwe b'intwari, bose bari cumi n'umunani. Muri bene Hosa wo mu muryango wa Merari, hari Shimuri wari umutware nubwo atari impfura kuko se yamugize umutware. Yakurikirwaga na Hilikiya na Tabaliya na Zakariya. Bene Hosa n'abavandimwe be bose bari cumi na batatu. Aya matsinda y'abarinzi b'amarembo hamwe n'abatware babo, bagombaga gufatanya n'abavandimwe babo gukora imirimo yo mu Ngoro y'Uhoraho. Bigabanyije amarembo bagombaga kurinda bakoresheje ubufindo, bakurikije imirimo yabo nta kurobanura umukuru cyangwa umuto. Ubufindo bugaragaza ko Meshelemiya ari we ugomba kurinda irembo ry'iburasirazuba. Umuhungu we Zakariya wari umujyanama mwiza, ubufindo bugaragaza ko agomba kurinda irembo ryo mu majyaruguru. Obedi-Edomu ashingwa kurinda irembo ryo mu majyepfo, naho abahungu be bashingwa kurinda amazu y'ububiko. Ubufindo bwagaragaje kandi ko Shupimu na Hosa bashingwa irembo ry'iburengerazuba, n'irembo rya Shaleketi riri ku nzira izamuka. Dore uko abarinzi bari bashyizwe kuri buri rembo: ku irembo ry'iburasirazuba buri munsi habaga Abalevi batandatu, ku irembo ryo mu majyaruguru buri munsi habaga bane, ku irembo ryo mu majyepfo buri munsi habaga bane, naho ku mazu y'ububiko buri munsi habaga amatsinda abiri agizwe n'Abalevi babiri babiri. Ku cyumba cyerekeye mu ruhande rw'iburengerazuba, hari abarinzi babiri n'abandi bane ku muhanda. Ayo ni yo yari amatsinda y'abarinzi b'amarembo bakomokaga mu muryango wa Kōra n'uwa Merari. Abandi Balevi bari bashinzwe gucunga umutungo w'Ingoro y'Imana, kimwe n'ibindi bikoresho byeguriwe Imana. Abakomoka kuri Lādani bo mu muryango wa Gerishoni ari na bo bakuru b'imiryango yabo, ni Yehiyeli n'abahungu be, na Zetamu n'umuvandimwe we Yoweli. Bari bashinzwe umutungo w'Ingoro y'Uhoraho. Abakomoka mu muryango wa Amuramu n'uwa Yisehari, n'uwa Heburoni n'uwa Uziyeli ni aba: Shubayeli ukomoka kuri Gerushomu mwene Musa, yari umuyobozi mukuru ushinzwe umutungo. Yari afitanye isano n'abakomoka kuri Eliyezeri. Eliyezeri yabyaye Rehabiya, wabyaye Yeshaya, wabyaye Yoramu, wabyaye Zikiri, wabyaye Shelomiti. Shelomiti n'abavandimwe be bari bashinzwe impano zeguriwe Imana zatanzwe n'Umwami Dawidi n'abakuru b'imiryango, bari n'abatware b'ingabo ibihumbi n'ab'amagana, n'abandi batware b'ingabo. Iminyago y'intambara bayeguriye Imana, kugira ngo ikoreshwe mu gusana Ingoro y'Uhoraho. Naho ibyo umuhanuzi Samweli na Sawuli mwene Kishi, na Abuneri mwene Neri, na Yowabu mwene Seruya beguriye Imana byose, byari bishinzwe Shelomiti n'abavandimwe be. Kenaniya ukomoka mu muryango wa Yisehari n'abahungu be, bari bashinzwe imirimo itari iyo mu Ngoro, bakaba abanditsi n'abacamanza muri Isiraheli. Hashabiya n'abandi bagabo b'intwari igihumbi na magana arindwi bo mu muryango wa Heburoni, ni bo bagenzuraga intara y'Abisiraheli yo mu burengerazuba bw'uruzi rwa Yorodani. Bari bashinzwe kandi imirimo yeguriwe Uhoraho n'iy'umwami. Yeriya ni we wari umukuru w'abakomoka kuri Heburoni. Mu mwaka wa mirongo ine Dawidi ari ku ngoma, habaye ubushakashatsi mu bisekuru by'umuryango wa Heburoni, babona ko hari abantu b'intwari bo muri uwo muryango, bari batuye i Yāzeri ho muri Gileyadi. Yeriya n'abavandimwe be ibihumbi bibiri na magana arindwi, bari intwari bakaba n'abakuru b'umuryango. Umwami yabashinze imirimo yeguriwe Imana n'umwami, mu karere kari gatuwe n'umuryango wa Rubeni n'uwa Gadi, na kimwe cya kabiri cy'umuryango wa Manase. Dore urutonde rw'Abisiraheli bari abakuru b'imiryango yabo, n'abatware b'ingabo ibihumbi n'ab'amagana, n'abayobozi babo bafashaga umwami mu byerekeye ibyiciro by'abinjira n'abasohoka mu mezi yose y'umwaka. Buri cyiciro cyari kigizwe n'abantu ibihumbi makumyabiri na bine. Aba ni bo bari abayobozi b'icyiciro cya buri kwezi: Ukwezi kwa mbere ni Yashobeyamu mwene Zabudiyeli, wayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine. Yari mwene Perēsi akaba n'umukuru w'abagaba b'ingabo bose. Ukwezi kwa kabiri ni Dodayi w'Umwahohi wari wungirijwe na Mikuloti. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine. Ukwezi kwa gatatu ni Benaya mwene Yehoyada w'umutambyi. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine. Benaya uwo yari umwe wo muri za ntwari mirongo itatu akaba n'umutware wazo. Umuhungu we Amizabadi yari amwungirije. Ukwezi kwa kane ni Asaheli murumuna wa Yowabu, hanyuma yasimbuwe n'umuhungu we Zebadiya. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine. Ukwezi kwa gatanu ni Shamuti w'Umuyizirahi wari umugaba w'ingabo. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine. Ukwezi kwa gatandatu ni Ira mwene Ikeshi w'i Tekowa. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine. Ukwezi kwa karindwi ni Helesi w'i Peloni wari Umwefurayimu. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine. Ukwezi kwa munani ni Sibekayi w'Umuzera w'i Husha. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine. Ukwezi kwa cyenda ni Abiyezeri w'Umubenyamini wa Anatoti. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine. Ukwezi kwa cumi ni Maharayi w'Umuzera w'i Netofa. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine. Ukwezi kwa cumi na kumwe ni Benaya w'Umwefurayimu w'i Piratoni. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine. Ukwezi kwa cumi na kabiri ni Helidayi wo mu muryango wa Otiniyeli w'i Netofa. Yayoboraga icyiciro cy'abantu ibihumbi makumyabiri na bine. Aba ni bo bari abakuru b'imiryango y'Abisiraheli. Mu muryango wa Rubeni ni Eliyezeri mwene Zikiri, mu wa Simeyoni ni Shefatiya mwene Māka. Mu muryango wa Levi ni Hashabiya mwene Kemuweli, mu wa Aroni ni Sadoki. Mu muryango wa Yuda ni Elihu umuvandimwe wa Dawidi, mu wa Isakari ni Omuri mwene Mikayeli. Mu muryango wa Zabuloni ni Ishimaya mwene Obadiya, mu wa Nafutali ni Yerimoti mwene Aziriyeli. Mu muryango wa Efurayimu ni Hoseya mwene Azaziya, muri kimwe cya kabiri cy'uwa Manase ni Yoweli mwene Pedaya. Muri kimwe cya kabiri kindi cy'umuryango wa Manase wari utuye muri Gileyadi, ni Ido mwene Zakariya. Mu wa Benyamini ni Yāsiyeli mwene Abuneri. Mu muryango wa Dani yari Azarēli mwene Yerohamu. Abo ni bo bakuru b'imiryango y'Abisiraheli. Dawidi ntiyabaruye abantu bamaze imyaka makumyabiri cyangwa abatarayigezaho, kuko Uhoraho yari yarasezeranye ko azagwiza Abisiraheli bakangana n'inyenyeri zo ku ijuru. Yowabu mwene Seruya yari yatangiye kubabarura ariko ntiyarangiza, kuko Uhoraho yari yarakariye Abisiraheli kubera icyo gikorwa. Ni yo mpamvu umubare w'abantu bose babaruwe utaboneka mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'umwami Dawidi.” Azimaveti mwene Adiyeli yari ashinzwe amazu yabikwagamo umutungo w'umwami. Yonatani mwene Uziya yari ashinzwe amazu y'ububiko yo mu cyaro n'ayo mu mijyi, n'ayo mu midugudu no mu minara y'abarinzi. Eziri mwene Kelubu yari ashinzwe abahinzi bo mu cyaro. Shimeyi w'i Rama yari ashinzwe imizabibu. Zabudi w'i Shefamu yari ashinzwe guhunika divayi zivuye mu mizabibu. Bāli-Hanani w'i Gederi yari ashinzwe imivumu n'iminzenze yari mu misozi y'imirambi. Yowashi yari ashinzwe ububiko bw'amavuta y'iminzenze. Shitirayi w'i Sharoni yari ashinzwe amashyo yarishaga mu nzuri z'i Sharoni. Shafati mwene Adilayi yari ashinzwe andi mashyo yarishaga mu bibaya. Obili w'Umwishimayeli yari ashinzwe ingamiya. Yedeya w'Umunyameronoti yari ashinzwe indogobe. Yazizi w'Umuhageri yari ashinzwe imikumbi y'intama n'ihene. Ayo ni yo mazina y'abantu bacungaga umutungo w'Umwami Dawidi. Yonatani se wabo wa Dawidi, wari umugabo w'umunyabwenge n'umwigishamategeko, yari umujyanama w'umwami. Yehiyeli mwene Hakemoni yareraga abana b'umwami. Ahitofeli na we yari umujyanama w'umwami. Hushayi w'Umwaruki yari incuti y'umwami. Ahitofeli yasimbuwe na Yehoyada mwene Benaya, na Abiyatari. Yowabu ni we wari umugaba mukuru w'ingabo z'umwami. Umwami Dawidi akoranya abakuru b'Abisiraheli bose i Yeruzalemu, ari bo bakuru b'imiryango, n'abatware b'imitwe y'ingabo zakoreraga umwami, n'abatware b'ingabo ibihumbi n'ab'amagana, abacungaga umutungo w'umwami n'abacungaga amatungo ye n'ay'abahungu be, n'ibyegera bye n'ingabo z'intwari, n'abandi bantu bose b'imena. Umwami Dawidi arahaguruka maze arababwira ati: “Bavandimwe bwoko bwanjye, nimutege amatwi. Nari mfite imigambi yo kubaka Inzu Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho izaruhukiramo, n'aho Imana yacu izakandagiza ibirenge, kandi nari namaze kwitegura kuyubaka. Ariko Imana irambwira iti: ‘Si wowe uzanyubakira Inzu, kuko warwanye intambara zikomeye ukamena amaraso menshi.’ Nyamara Uhoraho Imana ya Isiraheli yantoranyije mu nzu ya data, kugira ngo mbe umwami w'Abisiraheli iteka ryose. Koko rero yatoranyije Yuda amugira umutware, kandi mu muryango wa Yuda atoranya inzu ya data, hanyuma Uhoraho yishimira kuntoranya mu bavandimwe banjye angira umwami w'Abisiraheli bose. Uhoraho yampaye abahungu benshi, atoranyamo Salomo kugira ngo abe ari we utegeka Abisiraheli kuko Uhoraho ari we Mwami wabo nyakuri. Nuko Uhoraho arambwira ati: ‘Umuhungu wawe Salomo ni we uzanyubakira Ingoro n'urugo rwayo, kuko namutoranyije kugira ngo ambere umwana, nanjye mubere Se. Nagira umwete wo gukurikiza amategeko n'amabwiriza yanjye nk'uko abikurikiza ubu, nzakomeza ingoma ye iteka ryose.’ None rero, imbere y'Abisiraheli bose bakoraniye imbere y'Uhoraho Imana yacu uduteze amatwi, nimujye mwitonda mukurikize amategeko ye yose, ni bwo iki gihugu cyiza kizakomeza kuba icyanyu, ndetse mukazagisigira n'abana banyu ho umurage, kikaba gakondo yabo iteka ryose. “Naho wowe Salomo mwana wanjye, umenye Imana yanjye, uyikorere utizigamye kandi ubikuye ku mutima. Uhoraho agenzura imitima akamenya ibyo abantu batekereza. Numushaka uzamubona, ariko numureka na we azakureka iteka ryose. Kuva ubu umenye ko Uhoraho yagutoranyije kugira ngo umwubakire Ingoro azabamo. Ngaho rero ba intwari kandi ukore.” Nuko Dawidi aha umuhungu we Salomo igishushanyombonera cy'Ingoro n'ibyumba byayo, n'iby'ububiko n'ibyo hejuru n'iby'imbere, n'Icyumba kirimo Isanduku. Amuha kandi n'igishushanyombonera cy'ibyo yateganyaga kubaka, ni ukuvuga urugo rw'Ingoro y'Uhoraho n'amazu yo muri rwo, n'inzu y'ububiko bw'umutungo w'Ingoro, n'inzu yo kubikamo ibintu byeguriwe Imana. Amuha amabwiriza yerekeye ibyiciro by'abatambyi n'iby'Abalevi, n'ayerekeye imirimo yo mu Ngoro y'Uhoraho, n'ay'ibikoresho byo muri iyo Ngoro. Amwereka uburemere bw'izahabu bukwiranye na buri gikoresho cy'izahabu kizakoreshwa imirimo inyuranye, n'uburemere bw'ifeza bukwiranye na buri gikoresho cy'ifeza kizakoreshwa imirimo inyuranye. Amwereka uburemere bw'izahabu bukwiranye n'ibitereko by'amatara by'izahabu, n'uburemere bw'izahabu bukwiranye na buri gitereko cy'amatara n'amatara yacyo. Amwereka kandi uburemere bw'ifeza bukwiranye n'ibitereko by'amatara by'ifeza, n'uburemere bw'ifeza bukwiranye na buri gitereko cy'amatara n'amatara yacyo. Amwereka uburemere bukwiranye na buri meza y'izahabu yo gushyiraho imigati yatuwe Imana, n'uburemere bukwiranye na buri meza y'ifeza. Amwereka n'uburemere bw'izahabu inoze bukwiranye n'amakanya, n'ubukwiranye n'amasahani, n'ubukwiranye na buri gikombe gikozwe mu izahabu inoze, n'ubwa buri gikombe gikozwe mu ifeza inoze. Amwereka uburemere bw'izahabu inoze bukwiranye n'igicaniro cy'imibavu. Amuha kandi n'igishushanyombonera cy'igare ririho abakerubi bacuzwe mu izahabu, barambuye amababa yabo bagatwikīra Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho. Nuko Dawidi aravuga ati: “Ibyo byose byanditswe n'Uhoraho, ampa gusobanukirwa no kumenya ibikwiye gukorwa byose biri ku gishushanyombonera.” Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati: “Komera kandi ube intwari, ukore. Ntugire ubwoba cyangwa ngo ucike intege, kuko Uhoraho Imana ari we Mana yanjye ari kumwe nawe. Ntazagutererana cyangwa ngo akuzibukire, kugeza ubwo imirimo yose yo kubaka Ingoro ye izaba irangiye. Dore kandi ibyiciro by'abatambyi n'Abalevi, biteguye kugufasha imirimo yose yo ku Ngoro y'Imana. Byongeye kandi uri kumwe n'abantu b'impuguke bibwiriza gukora bazakunganira mu mirimo yose, kandi abakuru bose hamwe na rubanda rwose bazakurikiza amabwiriza uzabaha.” Nuko Umwami Dawidi abwira abakoraniye aho bose ati: “Umwana wanjye Salomo ari we Imana yatoranyije, aracyari muto kandi si inararibonye. Nyamara umurimo agomba kurangiza ni munini, kuko iyo Ngoro igiye kubakwa atari iy'umuntu, ahubwo ari iy'Uhoraho Imana. Nakoze uko nshoboye kose ntegura ibyo kubaka Ingoro y'Imana. Nashatse izahabu yo kuzakoramo ibigomba gukorwa mu izahabu, n'ifeza yo kuzakoramo ibigomba kuyikorwamo, n'umuringa wo kuzakoramo ibigomba kuwukorwamo, n'icyuma cyo kuzakoramo ibigomba kugikorwamo. Nateguye ibiti byo kuzakoramo ibigomba gukorwa mu biti, ntegura n'amabuye yitwa onigisi n'andi yo gutāka, n'ay'umukara n'ay'amabara anyuranye, n'amabuye y'agaciro y'amoko anyuranye, n'andi mabuye menshi arabagirana. Byongeye kandi kubera ko nitangiye Ingoro y'Imana yanjye, umutungo wanjye bwite w'izahabu n'ifeza, na wo ndawutanze kugira ngo ukoreshwe ku Ngoro y'Imana yanjye, nywongeye ku byo nashatse byose byo kubaka Ingoro nziranenge ari byo ibi: toni ijana z'izahabu ya Ofiri, na toni magana abiri na mirongo ine z'ifeza inoze yo komeka ku nkuta z'Ingoro, kugira ngo izahabu ikorwemo ibigomba kuyikorwamo, n'ifeza ikorwemo ibigomba kuyikorwamo, n'ibindi bintu bizakorwa n'abanyabukorikori. None ni nde muri mwe wiyemeje kugira icyo atura Uhoraho?” Nuko abakuru b'amazu n'abakuru b'imiryango y'Abisiraheli, n'abatware b'ingabo ibihumbi n'ab'amagana, n'abari bashinzwe imirimo y'ibwami batangana ubwuzu. Batanga toni ijana na mirongo irindwi z'izahabu, n'ibikoroto ibihumbi icumi by'izahabu, na toni zisāga magana atatu z'ifeza, na toni zigera kuri magana atandatu z'umuringa, na toni zisāga ibihumbi bitatu z'icyuma, kugira ngo bikoreshwe imirimo yo ku Ngoro y'Imana. Abari bafite amabuye y'agaciro bayashyikiriza Yehiyeli ukomoka kuri Gerishoni, kugira ngo ayashyire mu mutungo w'Ingoro y'Uhoraho. Abantu bishimira izo mpano batanganye ubwuzu. Koko rero bazituye Uhoraho bafite umutima utunganye. Umwami Dawidi arabyishimira cyane. Nuko Dawidi asingiza Uhoraho ari imbere y'ikoraniro, agira ati: “Uhoraho Mana ya sogokuruza Isiraheli, usingizwe iteka ryose. Uhoraho, ugukomera n'ububasha n'ikuzo, n'icyubahiro n'ubwiza ni ibyawe. Koko ibiri mu ijuru no ku isi, byose ni ibyawe. Uhoraho mwami ukomeye, ubeshaho ibyaremwe byose. Ubukungu n'ikuzo ni wowe ubitanga kandi ni wowe ugenga byose. Ni wowe nyiri ububasha n'imbaraga, uzamura uwo ushaka kandi ukamukomeza. None rero Mana yacu, turagushima dusingiza izina ryawe rihebuje. “Jyewe n'abantu banjye nta cyo turi cyo byatuma tubasha kugutura amaturo angana atya. Byose ni wowe bikomokaho, none tugutuye ku byo waduhaye. Imbere yawe turi abashyitsi n'abasuhuke nk'uko ba sogokuruza bari bameze. Ubuzima bwacu bwo kuri iyi si bushira vuba nk'igicucu, nta byiringiro. Uhoraho Mana yacu, ibi bikoresho byose twateguye kugira ngo tukubakire Ingoro ku bw'izina ryawe riziranenge, ni wowe bikomokaho kandi byose ni ibyawe. Mana yanjye, nzi ko ugenzura ibyo umuntu atekereza, ukishimira ibitunganye. Ibi bintu byose naguhaye, nabigutuye ku bushake kandi mfite umutima utunganye. Niboneye uko abantu bawe bakoraniye hano bagutuye amaturo babishaka kandi babyishimiye. Uhoraho Mana ya ba sogokuruza Aburahamu na Izaki na Yakobo, ujye ushoboza abantu bawe gukomeza kuba indahemuka kandi ubatoze kukuyoboka. Byongeye kandi, umwana wanjye Salomo umuhe kwitanga abikuye ku mutima, kugira ngo akurikize amabwiriza yawe n'ibyo wategetse n'amateka yawe kandi yubake Ingoro nateguriye ibi byose.” Dawidi abwira ikoraniro ati: “Nimusingize Uhoraho Imana yanyu.” Nuko abantu bose basingiza Uhoraho Imana ya ba sekuruza, barapfukama baramya Uhoraho bikubita hasi bubamye imbere ye n'imbere y'umwami. Bukeye bwaho batambira Uhoraho ibitambo by'umusangiro n'ibitambo bikongorwa n'umuriro. Batambye ibimasa igihumbi n'amasekurume y'intama igihumbi, n'abana b'intama igihumbi, byose bituranywe n'amaturo asukwa. Ibitambo by'umusangiro byari byinshi, bihaza Abisiraheli bose bari aho. Uwo munsi barariye kandi banywera imbere y'Uhoraho banezerewe cyane. Bongera kwemeza ko Salomo mwene Dawidi ari we mwami, bamusīgira amavuta imbere y'Uhoraho kugira ngo abategeke. Sadoki na we bamusīga amavuta kugira ngo abe umutambyi. Salomo yicara ku ntebe ya cyami y'Uhoraho, asimbura se Dawidi. Nuko aganza ku ngoma, Abisiraheli bose baramuyoboka. Abayobozi bose n'abantu b'intwari ndetse n'abahungu bose b'Umwami Dawidi, bayoboka Umwami Salomo. Uhoraho akomeza Salomo cyane imbere y'Abisiraheli bose, amuha ikuzo riruta iry'abandi bami b'Abisiraheli bamubanjirije. Dawidi mwene Yese yabaye umwami w'Abisiraheli bose. Yamaze imyaka mirongo ine ari umwami w'Abisiraheli, amara imyaka irindwi ari ku ngoma i Heburoni, n'imyaka mirongo itatu n'itatu i Yeruzalemu. Yapfuye ageze mu za bukuru, yisazira neza ari umukungu n'umunyacyubahiro. Umuhungu we Salomo amusimbura ku ngoma. Ibikorwa by'Umwami Dawidi, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cy'umuhanuzi Samweli, no mu gitabo cy'umuhanuzi Natani, no mu gitabo cy'umuhanuzi Gadi. Havugwamo kandi n'iby'ubutegetsi bwe n'ubutwari bwe, n'ibyamubayeho byose n'ibyabaye kuri Isiraheli, no ku ngoma zose z'ibihugu byari bimukikije. Salomo mwene Dawidi akomera mu bwami bwe, Uhoraho Imana ye amuba iruhande amugira umwami w'agatangaza. Salomo avugana n'Abisiraheli bose, abagaba b'ingabo ibihumbi n'ab'amagana, n'abacamanza n'abatware bose b'imiryango. Salomo ajyana n'iryo koraniro ryose ahasengerwaga ku musozi wa Gibeyoni, kuko ari ho hari hashinze Ihema ry'ibonaniro, rya rindi Musa umugaragu w'Uhoraho yari yarakoreye mu butayu. Dawidi yari yarazanye Isanduku y'Isezerano ayikuye i Kiriyati-Yeyarimu ayigeza i Yeruzalemu, ayishyira aho yari yarayiteguriye mu ihema. Aho imbere y'ihema ry'Uhoraho i Gibeyoni yari yahashyize urutambiro rw'umuringa, rwakozwe na Besalēli mwene Uri mwene Huri. Aho ni ho Salomo n'abari bamuherekeje bose baje kwambariza Uhoraho. Salomo yegera urutambiro rw'umuringa rwari imbere y'Ihema ry'Ibonaniro, maze atamba ibitambo igihumbi bikongorwa n'umuriro. Iryo joro Imana ibonekera Salomo iramubwira iti: “Nsaba icyo ushaka ndakiguha.” Salomo asubiza Imana ati: “Wagiriye neza data Dawidi none dore wampaye kumusimbura. Ubu rero Uhoraho Mana, uzuza Isezerano wagiriye data Dawidi kuko wampaye kuyobora abantu benshi cyane. Ndagusaba ubwenge n'ubushishozi kugira ngo nshobore kuyobora neza aba bantu. Naho ubundi sinabasha gutegeka abantu bawe bangana batya.” Imana ibwira Salomo iti: “Ntabwo wigeze usaba ubutunzi n'ubukire, cyangwa ikuzo cyangwa urupfu rw'abanzi bawe cyangwa kurama. Ahubwo ukurikije icyifuzo cyawe wasabye ubwenge n'ubushishozi, kugira ngo ushobore gutegeka abantu naguhaye ngo ubabere umwami. Ni yo mpamvu nzaguha ubwenge n'ubushishozi, ndetse nzakongereraho ubutunzi n'ubukire n'ikuzo, ku buryo nta wundi mwami mu bakubanjirije n'abazagukurikira uzahwana nawe.” Nuko Salomo ava ahasengerwaga i Gibeyoni ahari Ihema ry'ibonaniro, asubira i Yeruzalemu akomeza gutegeka Abisiraheli. Salomo akoranya amagare y'intambara n'amafarasi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane, n'amafarasi ibihumbi cumi na bibiri. Amagare n'amafarasi amwe ayasigarana iwe i Yeruzalemu, andi bayajyana mu mijyi yagombaga kubamo. Ku ngoma y'Umwami Salomo, ifeza n'izahabu zabaye nyinshi i Yeruzalemu zinganya ubwinshi n'amabuye yaho, imbaho z'amasederi na zo zanganyaga ubwinshi n'imivumu yo ku misozi migufi y'iburengerazuba. Amafarasi ya Salomo yatumizwaga mu Misiri n'i Kuwe. Abayagurishaga umwami bayaranguriraga i Kuwe. Amagare y'intambara yatumizwaga mu Misiri, rimwe ryagurwaga ibikoroto by'ifeza magana atandatu, naho ifarasi ikagurwa ibikoroto by'ifeza ijana na mirongo itanu. Abo bacuruzi kandi batumirizaga amagare n'amafarasi, abami bose b'Abaheti n'abo muri Siriya. Salomo yiyemeza kubakisha Ingoro y'Uhoraho n'iye bwite. Salomo ashyiraho abikorezi ibihumbi mirongo irindwi, n'abo gucukura amabuye ku musozi ibihumbi mirongo inani, n'ibihumbi bitatu na magana atandatu bo guhagarikira imirimo. Salomo yohereza intumwa zibwira Hiramu umwami w'i Tiri ziti: “Woherereje Data Dawidi imigogo y'amasederi kugira ngo yiyubakire ingoro, nanjye ungenzereze utyo. Ubu ngiye kubakira Uhoraho Imana yanjye Ingoro. Bazayoserezamo imibavu, bazayimurikiramo imigati ubudasiba, kandi bayituriremo ibitambo bikongorwa n'umuriro mu gitondo na nimugoroba, no ku isabato no mu mboneko ya buri kwezi, no ku yindi minsi mikuru y'Uhoraho Imana yacu. Ibyo bizakorwa iteka ryose muri Isiraheli. Byongeye kandi Ingoro ngiye kubaka igomba kuba nini, kuko Imana yacu iruta izindi mana zose. Nyamara ntawashobora kubakira Imana ingoro, kuko n'ubwo ijuru ari rinini ntirikwirwamo. Nanjye ubwanjye siniyemeza kuyubakira Ingoro, ahubwo ni ahantu ho kuyitambira ibitambo. Nuko rero unyoherereze umuhanga wo gutunganya izahabu n'ifeza n'umuringa n'ibyuma, kandi uzi kuboha imyenda itukura n'iy'umuhemba n'iy'isine. Agomba kuba azi umwuga wo guharagata amashusho, maze azafatanye n'abahanga bo mu Buyuda n'i Yeruzalemu data Dawidi yansigiye. Unyoherereze n'imigogo y'amasederi n'amasipure, n'indi migogo myiza y'ibiti byo muri Libani, kuko nzi neza ko abagaragu bawe bamenyereye gutema ibiti byo muri Libani. Nzohereza n'abagaragu banjye bafatanye n'abawe maze bantemere ibiti byinshi, kuko ingoro nshaka kubakisha izaba ari nini kandi ari nziza cyane. Abagaragu bawe bazatema ibiti, nzabaha toni ibihumbi bibiri by'ifu y'ingano, na toni ibihumbi bibiri by'ingano za bushoki, na litiro ibihumbi magana ane ya divayi, na litiro ibihumbi magana ane z'amavuta y'iminzenze.” Hiramu umwami wa Tiri yandikira Salomo ati: “Uhoraho yakugize umwami w'abantu be kuko abakunda. Nihasingizwe Uhoraho Imana ya Isiraheli waremye ijuru n'isi, kuko yahaye so Umwami Dawidi umwana w'umunyabwenge. Yaguhaye ubwitonzi n'ubushishozi kugira ngo wubake Ingoro y'Uhoraho n'iyawe bwite. None nkoherereje umuhanga uzi gushishoza witwa Huramu, nyina akomoka kuri Dani naho se ni Umunyatiri. Huramu uwo azi gutunganya izahabu n'ifeza, n'umuringa n'icyuma, n'amabuye n'ibiti, n'imyenda y'amabara y'umutuku n'ay'umuhemba, n'ay'isine n'ay'umweru. Ashoboye umwuga wo guharagata amashusho, ndetse n'ibindi mwamusaba gukora yabikora. Azafatanya n'abahanga bawe n'aba databuja so Dawidi. None databuja, utwoherereze ingano za nkungu n'iza bushoki, na divayi n'amavuta wadusezeranyije. Twebwe tuzajya mu bisi bya Libani gutema ibiti byose ukeneye, maze tubikoherereze tubinyujije mu nyanja bihambiriye bigere i Yope. Nawe uzajya ubikura aho ubijyane i Yeruzalemu.” Salomo abarura abanyamahanga bose bari mu gihugu cya Isiraheli, akurikije ibarura ryakoreshejwe na se Dawidi. Bari ibihumbi ijana na mirongo itanu na bitatu na magana atandatu. Afatamo ibihumbi mirongo irindwi b'abikorezi, n'ibihumbi mirongo inani bo gucukura amabuye ku musozi, n'abandi ibihumbi bitatu na magana atandatu bo guhagarikira imirimo. Salomo atangira kubaka Ingoro y'Uhoraho i Yeruzalemu ku musozi wa Moriya, ku mbuga ya Arawuna w'Umuyebuzi. Aho ni ho se Dawidi yari yarateguye kubera ko ari ho Uhoraho yamubonekeye. Yatangiye imirimo yo kubaka mu kwezi kwa kabiri, mu mwaka wa kane ari ku ngoma. Dore ingero z'Ingoro Salomo yubakiye Imana: uburebure bwari metero mirongo itatu, ubugari bukaba metero icumi. Uburebure bw'ibaraza ry'Ingoro bwari metero icumi bungana n'ubugari bw'iyo Ngoro, naho ubugarike bwari metero mirongo itandatu. Nuko imbere mu Ngoro ahomeka izahabu inoze. Inkuta z'Icyumba kizira inenge zari zubakishijwe imbaho z'amasipure zometseho izahabu inoze, maze ashushanyaho imikindo n'imitako imeze nk'iminyururu. Icyo Cyumba agitākisha amabuye y'agaciro. Naho izahabu yakoreshaga yaturukaga i Paruvayimu. Mu Ngoro ahomeka izahabu, ayomeka ku nkingi no mu rwinjiriro, no ku nkuta no ku nzugi, kandi ku nkuta ashushanyaho abakerubi. Hanyuma yubaka Icyumba kizira inenge cyari gifite uburebure bungana n'ubugari bw'Ingoro. Uburebure bwari metero icumi n'ubugari ari metero icumi. Acyomekaho izahabu ipima toni makumyabiri. Uburemere bw'imisumari yakoreshejwe bwanganaga na garama magana atanu y'izahabu. Ibyumba byo hejuru na byo abyomekaho izahabu. Mu Cyumba kizira inenge cyane ahashyira amashusho abiri y'abakerubi, ayomekaho izahabu. Abo bakerubi bari bahagaze berekeye Icyumba kizira inenge. Salomo aboha umwenda wo gukinga Icyumba kizira inenge cyane, ufite amabara y'isine n'umuhemba n'umutuku n'umweru, awufumaho amashusho y'abakerubi. Salomo akora inkingi ebyiri azishyira ku ibaraza ry'Ingoro. Buri nkingi yari ifite metero icyenda z'ubuhagarike, ifite n'umutwe uyiteretseho wari ufite metero ebyiri n'igice. Akora imitako imeze nk'iminyururu isobekeranye, ayishyira ku mitwe y'izo nkingi. Muri iyo minyururu ashyiramo amashusho ijana y'imikomamanga. Ashinga izo nkingi ku ibaraza ry'Ingoro. Inkingi yo mu majyepfo ayita Yakini, iyo mu majyaruguru ayita Bowazi. Salomo yubaka urutambiro rw'umuringa, rufite uburebure bwa metero icumi n'ubugari bwa metero icumi, na metero eshanu z'ubuhagarike. Acura ikizenga kiburungushuye mu muringa ushongeshejwe. Cyari gifite metero eshanu z'umurambararo, na metero ebyiri n'igice z'ubuhagarike, na metero cumi n'eshanu z'umuzenguruko. Icyo kizenga cyari gifite urugara rutatseho impushya ebyiri z'amashusho y'ibimasa biruzengurutse. Kuri buri metero hariho ibimasa makumyabiri byakoranywe n'icyo kizenga. Icyo kizenga cyari giteretse ku migongo y'ibimasa cumi na bibiri bikozwe mu muringa. Bitatu byarebaga mu majyaruguru, ibindi bitatu bireba iburengerazuba, ibindi bitatu bireba mu majyepfo, naho ibindi bitatu bireba iburasirazuba. Icyo kizenga cyari giteretse hejuru yabyo, kandi byari biteranye imigongo. Umubyimba w'icyo kizenga wari sentimetero umunani, urugara rwacyo kandi rwari ruteye nk'urw'igikombe, rushushanyijeho ururabo rwa lisi rubumbuye. Icyo kizenga cyajyagamo litiro ibihumbi mirongo itandatu n'esheshatu. Yacuze kandi ibikarabiro icumi, bitanu abishyira mu majyepfo y'Ingoro, ibindi bitanu abishyira mu majyaruguru, kugira ngo bajye bogerezamo ibikoresho bigenewe ibitambo bikongorwa n'umuriro. Abatambyi biyuhagiriraga muri cya kizenga gikozwe mu muringa. Salomo yakoze ibitereko icumi by'amatara mu izahabu akurikije uko byagenwe maze abishyira mu Ngoro y'Imana, bitanu mu ruhande rw'iburyo, na bitanu mu ruhande rw'ibimoso. Yakoze ameza icumi ayashyira mu Ngoro y'Imana, atanu mu ruhande rw'iburyo, n'atanu mu ruhande rw'ibumoso, akora n'ibikombe ijana by'izahabu. Yubatse kandi urugo rw'abatambyi n'urugo runini, maze amarembo ayakingisha inzugi zometseho umuringa. Icyo kizenga yagiteretse ku nguni y'Ingoro, ahagana mu majyepfo y'iburasirazuba. Huramu yacuze ibikarabiro n'ibitiyo n'ibikombe. Nuko arangiza imirimo yagombaga gukorera Umwami Salomo mu Ngoro y'Imana. Dore ibyo Huramu yakoze: inkingi ebyiri n'imitwe yazo yiburungushuye, inshundura ebyiri zo gushyira ku mitwe yo hejuru y'inkingi, n'amashusho magana ane y'imikomamanga yo gutāka kuri izo nshundura, ni ukuvuga imirongo ibiri y'imikomamanga, kuri buri rushundura rutwikiriye imitwe iri hejuru y'inkingi, n'ibigare n'ibikarabiro byari bibiteretseho, n'ikizenga kimwe n'ibimasa cumi na bibiri cyari giteretsweho, n'ibikarabiro n'ibitiyo n'amakanya yo kwarura inyama n'ibindi byabigenewe. Ibyo bikoresho byose by'Ingoro y'Uhoraho Huramu yakoreye Umwami Salomo, byari bikozwe mu muringa unoze. Umwami yabikoreshereje hagati ya Sukoti na Zaretani mu kibaya cya Yorodani, ahashongesherezwaga umuringa. Salomo akoresha ibikoreho byinshi cyane, ku buryo batashobora kumenya uburemere by'umuringa wakoreshejwe. Salomo yakoresheje n'ibindi bikoresho byose byerekeranye n'Ingoro y'Imana ari byo ibi: igicaniro cy'imibavu cyari gikozwe mu izahabu, n'ameza ashyirwaho imigati iturwa Uhoraho, n'ibitereko by'amatara n'amatara yabyo akozwe mu izahabu inoze, yamurikaga mu Cyumba kizira inenge nk'uko byari bigenwe, n'indabyo n'amatara n'udufashi twayo byose bikozwe mu izahabu inoze, n'ibyuma n'ibikarabiro n'ibikombe n'amasafuriya mu izahabu inoze, n'inzugi z'Ingoro, n'inzugi zinjira mu Cyumba kizira inenge, no mu Cyumba kizira inenge cyane zometsweho izahabu. Umwami Salomo arangije imirimo yose yo ku Ngoro y'Uhoraho, azana ibintu byose se Dawidi yari yareguriye Imana: ifeza n'izahabu n'ibindi bikoresho byose, abishyira mu mazu y'ububiko bw'Ingoro y'Imana. Nuko Umwami Salomo ahamagaza abakuru b'Abisiraheli, n'abahagarariye imiryango ya ba sekuruza, n'abatware bose b'amazu ngo baze bateranire aho ari i Yeruzalemu, bajye kuzana Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho, ive i Siyoni mu Murwa wa Dawidi ishyirwe mu Ngoro y'Uhoraho. Abisiraheli bose baraza bakoranira aho Salomo yari ari, mu gihe cy'umunsi mukuru wo mu kwezi kwa Etanimu. Abakuru bose b'Abisiraheli bamaze kuhagera, Abalevi b'abatambyi batwara Isanduku y'Isezerano. Abatambyi n'Abalevi baterura iyo Isanduku y'Isezerano hamwe n'Ihema ry'Ibonaniro, n'ibindi bikoresho byeguriwe Imana byo muri iryo Hema barabizana. Umwami Salomo hamwe n'ikoraniro ryose ry'Abisiraheli bari bamukikije imbere y'Isanduku y'Isezerano, batamba ibitambo byinshi by'intama n'ibimasa bitabarika kubera ubwinshi bwabyo. Nuko abatambyi bazana Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho, bayishyira mu mwanya wayo mu Ngoro mu Cyumba kizira inenge cyane, maze bayitereka munsi y'amababa y'amashusho y'abakerubi. Amashusho y'abakerubi yari arambuye amababa hejuru y'aho Isanduku y'Isezerano yagombaga kujya, kugira ngo atwikire Isanduku n'imijishi yayo. Iyo mijishi yari miremire cyane, ku buryo imitwe yayo umuntu yashoboraga kuyibona ari mu Cyumba kizira inenge, kibanziriza Icyumba kizira inenge cyane. Icyakora nta washoboraga kuyibona ari hanze. Iyo mijishi iracyahari na n'ubu. Muri iyo Sanduku y'Isezerano, harimo gusa bya bisate bibiri by'amabuye Musa yari yarashyizemo ari i Horebu, igihe Uhoraho yagiranaga Isezerano n'Abisiraheli bamaze kuva mu Misiri. Abatambyi basohoka mu Cyumba kizira inenge bose basukuwe, hadakurikijwe ibyiciro byabo. Abalevi b'abaririmbyi ari bo Asafu na Hemani na Yedutuni, kimwe n'abahungu babo n'abavandimwe babo, bari bambaye imyenda yererana. Bari bahagaze mu ruhande rw'iburasirazuba rw'urutambiro, bafite ibinyuguri n'inanga nyamuduri n'inanga y'indoha. Iruhande rwabo hari hahagaze abatambyi ijana na makumyabiri bavuza amakondera. Abaririmbyi n'abacuranzi bose hamwe bahuzaga amajwi bahimbaza kandi bashima Uhoraho. Baririmba iyo ndirimbo iherekejwe n'inanga n'ibindi bicurangisho bagira bati: “Nimushimire Uhoraho kuko agira neza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Bakiririmba igihu cyuzura Ingoro y'Uhoraho, abatambyi ntibaba bagishoboye gukomeza imirimo yabo kubera icyo gihu, kuko ikuzo ry'Uhoraho ryari ryuzuye Ingoro y'Imana. Salomo arangurura ijwi ati: “Uhoraho, wavuze ko uzatura mu gicu kibuditse! Dore nkubakiye n'Ingoro y'akataraboneka, uzayituramo iteka ryose.” Abisiraheli bari bakoranye bahagaze aho, maze Salomo arahindukira abasabira umugisha. Aravuga ati: “Nihahimbazwe Uhoraho Imana ya Isiraheli, we ubwe wasohoje Isezerano yagiranye na data Dawidi muri aya magambo: kuva igihe mvanye ubwoko bwanjye mu Misiri, nta mujyi: n'umwe nigeze mpitamo mu ntara zose za Isiraheli wo kubakwamo Ingoro bansengeramo. Nta n'undi muntu nigeze ntoranya kugira ngo ayobore ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli. Nyamara nahisemo i Yeruzalemu ngo abe ari ho bansengera, naho Dawidi namutoranyije kugira ngo ayobore ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli.” Salomo arakomeza ati: “Data Dawidi yari afite umugambi wo kubaka Ingoro y'Uhoraho Imana ya Isiraheli. Nyamara Uhoraho yaramubwiye ati: ‘Wagize umugambi wo kunyubakira Ingoro kandi wagize neza. Icyakora si wowe uzanyubakira Ingoro, ahubwo umwana wawe ni we uzayubaka.’ None Uhoraho yasohoje icyo yasezeranye, dore nasimbuye data Dawidi ku ngoma, ubu ni jye mwami w'Abisiraheli nk'uko Uhoraho yari yarabivuze, kandi ni jye wubakiye Ingoro Uhoraho Imana y'Abisiraheli. Byongeye kandi nashyizemo Isanduku irimo bya bisate by'amabuye, yanditseho Isezerano Uhoraho yagiranye n'Abisiraheli.” Nuko Salomo ahagarara imbere y'urutambiro rw'Uhoraho, imbere y'ikoraniro ryose ry'Abisiraheli, arambura amaboko arasenga. Salomo yari yarakoresheje uruhimbi mu muringa rungana na metero ebyiri n'igice z'uburebure, na metero ebyiri n'igice z'ubugari, na metero imwe n'igice z'ubuhagarike, barushyira mu rugo rw'Ingoro. Nuko Salomo ararwurira apfukama imbere y'ikoraniro ryose ry'Abisiraheli, arambura amaboko ayerekeje hejuru arasenga ati: “Uhoraho Mana ya Isiraheli, nta yindi mana ihwanye nawe ari mu ijuru ari no ku isi. Wowe usohoza Isezerano wagiranye n'abantu bawe, kandi ukababera indahemuka igihe bakumvira babikuye ku mutima. Wasohoje Isezerano wagiranye na data Dawidi umugaragu wawe. Ibyo wivugiye ukabisezerana kubera ububasha bwawe, uyu munsi byose urabisohoje. None rero Uhoraho Mana y'Abisiraheli, ukomeze ibyo wasezeraniye data Dawidi umugaragu wawe, ubwo wamubwiraga uti: ‘Abagukomokaho nibitwara neza mu migenzereze yabo, bakumvira Amategeko yanjye nk'uko wanyumviye, ntihazigera habura umuntu wo muri bo uzicara ku ntebe ya cyami, kugira ngo abe umwami w'Abisiraheli.’ Bityo rero Uhoraho Mana y'Abisiraheli ndakwinginze, ijambo wavuze ukarisezeranira umugaragu wawe Dawidi ngaho risohoze. “Mbese koko Mana, wabasha guturana n'abantu ku isi? Ijuru nubwo ari rigari bihebuje, ntabwo urikwirwamo nkanswe iyi Ngoro nakubakiye! Ahubwo Uhoraho Mana yanjye, wite kuri iri sengesho jyewe umugaragu wawe nsenga nkwinginga. Nyagasani, wite ku gutakamba kwanjye no ku isengesho nkugezaho. Iyi Ngoro ujye uyihozaho amaso amanywa n'ijoro, aha hantu wavuze uti: ‘Ni ho nzajya mba.’ None rero Nyagasani, umva amasengesho nsenga nerekeje aha hantu! Ujye wita ku ugutakamba kwanjye, no ku ugutakamba k'ubwoko bwawe bw'Abisiraheli nibasenga berekeye aha hantu. Ujye wumva uri mu ijuru aho utuye, kandi ujye utwumva utubabarire. “Umuntu naregwa ko yacumuye kuri mugenzi we maze akarahizwa indahiro yo kwivuma, akarahirira iyo ndahiro imbere y'urutambiro rwawe muri iyi Ngoro, uzumve uri mu ijuru maze ukemure impaka. Uzacire urubanza abagaragu bawe bombi. Uwo icyaha gihamye umuhane, icyo yakoze kimugaruke. Umwere umuhanagureho icyaha. “Ubwoko bwawe bw'Abisiraheli nibatsindwa n'umwanzi kubera ko bagucumuyeho, hanyuma bakihana bakakugarukira, bakagusenga bagutakambira berekeye iyi Ngoro, uzumve uri mu ijuru maze ubabarire ubwoko bwawe bw'Abisiraheli icyaha cyabo, bityo ubagarure mu gihugu wabahaye bo na ba sekuruza. “Nubuza imvura kugwa kubera ko abantu bawe bagucumuyeho, nibasenga berekeye aha hantu bakakuyoboka, bakareka ibyaha byabo kubera ko uzaba wabahannye, uzumve uri mu ijuru maze Abisiraheli ari bo bagaragu bawe ubabarire ibyaha byabo. Uzabigishe imigenzereze nyakuri bagomba gukurikiza, bityo ugushe imvura mu gihugu wahaye abantu bawe ho gakondo. “Inzara nitera mu gihugu cyangwa hagatera icyorezo cy'indwara, cyangwa imyaka igatsembwa n'amapfa cyangwa ikabora, inzige cyangwa ibihōre nibitera, cyangwa umwanzi akagotera abantu bawe mu mijyi yabo, icyago cyangwa icyorezo icyo ari cyo cyose kigatera, maze uwo ari we wese mu bwoko bwawe bw'Abisiraheli akagusenga cyangwa akagutakambira, umuntu wese wiyumvamo ko ibyo yakoze bimushengura umutima, akagusenga arambuye amaboko ayerekeje kuri iyi Ngoro, uzumve uri mu ijuru aho utuye. Uzamubabarire kubera ko uzi umutima w'umuntu (koko rero ni wowe wenyine uzi imitima y'abantu bose), uzamugirire ibikwiranye n'ibyo yakoze. Bityo Abisiraheli bazagutinya kandi bakurikize imigenzereze yawe, igihe cyose bazaba bakiri mu gihugu wahaye ba sekuruza. Abantu bo mu mahanga ya kure bazumva ko uri ikirangirire, bumve n'ibikorwa bihambaye wakoze kubera ububasha bwawe. Umunyamahanga naza akagusengera muri iyi Ngoro, uzamwumve uri mu ijuru aho utuye. Uwo munyamahanga uzamuhe icyo agusabye cyose, kugira ngo abantu bose bo ku isi bakumenye kandi bagutinye, nk'uko ubwoko bwawe bwite bw'Abisiraheli bubigenza. Abantu bazamenya kandi ko iyi Ngoro nubatse ari wowe nayeguriye. “Uhoraho, nutegeka ubwoko bwawe ku rugamba kurwanya umwanzi wabo, aho urugamba ruzaba rwabereye hose nibagusenga berekeye uyu murwa witoranyirije, berekeye n'iyi Ngoro nakubakiye, uzumve uri mu ijuru wite ku masengesho yabo no ku ugutakamba kwabo maze ubahe gutsinda. “Abisiraheli nibagucumuraho dore ko nta muntu udacumura, ukabarakarira maze ukabateza umwanzi akabajyana ho iminyago mu gihugu cye, yabajyana kure cyane cyangwa hafi, bagera mu gihugu bajyanywe ho iminyago bakihana bakagutakambira bati: ‘Twakoze ibyaha, twaracumuye, twakoze iby'ubugome.’ Nibakugarukira babikuye ku mutima n'ubuzima bwabo bwose, aho bari mu gihugu abanzi babo babajyanye ho iminyago, bakagusenga berekeye igihugu wahaye ba sekuruza, berekeye n'uyu murwa witoranyirije n'iyi Ngoro nakubakiye, uzumve uri mu ijuru aho utuye wite ku masengesho yabo no ku ugutakamba kwabo. Uzabagoboke bityo ubabarire abantu bawe bagucumuyeho. Mana yanjye, ba maso! Ita ku byo ngusaba ndi aha hantu. None rero Uhoraho Mana, haguruka, ngwino aho wateguriwe gutura, ngwino ube hamwe n'Isanduku iranga ububasha bwawe. Uhoraho Mana, Abatambyi bawe nibarangwe n'agakiza, abayoboke bawe nibasābwe n'ibyishimo. Uhoraho Mana, ntuntererane jyewe umwami wimikishije amavuta, ujye uzirikana ubuntu wagiriye umugaragu wawe Dawidi.” Salomo amaze gusenga, umuriro umanuka mu ijuru utwika ibitambo bikongorwa n'umuriro n'ibindi bitambo, maze ikuzo ry'Uhoraho ryuzura mu Ngoro. Abatambyi ntibashobora kwinjira mu Ngoro y'Uhoraho kuko ikuzo ry'Uhoraho ryari riyuzuyemo. Abisiraheli bose bari aho babona umuriro n'ikuzo by'Uhoraho bimanukira ku Ngoro, bapfukama hasi bubitse umutwe, bahimbaza Uhoraho bavuga bati: “Nimushimire Uhoraho kuko agira neza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Nuko umwami n'abantu bose batambira Uhoraho ibitambo. Umwami Salomo yatambye ibimasa ibihumbi makumyabiri na bibiri, n'intama ibihumbi ijana na makumyabiri. Bataha batyo Ingoro y'Imana. Abatambyi bari mu myanya yabo, Abalevi na bo bari ku rundi ruhande bafite ibicurangisho byo kuririmbira Uhoraho, Umwami Dawidi yari yarakoreshereje guhimbaza Uhoraho kuko ineza ye ihoraho iteka ryose, bakurikije uko Dawidi yabibatoje. Abatambyi bavuzaga amakondera, abantu bose bahagaze. Nuko uwo munsi igice cyo hagati mu kibuga cy'urugo rw'imbere y'Ingoro y'Uhoraho, Salomo ahatambira ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'urugimbu rw'ibitambo by'umusangiro. Yagenje atyo kuko urutambiro rw'umuringa yari yarakoze rutari gukwirwaho ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'amaturo y'ibinyampeke n'urugimbu. Icyo gihe Salomo amara iminsi irindwi yizihiza iminsi mikuru y'ingando, ari kumwe n'ikoraniro ryose ry'Abisiraheli. Ryari ikoraniro rinini ry'abantu baturutse mu gihugu hose, uhereye i Lebo-Hamati mu majyaruguru kugeza ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri mu majyepfo. Nuko ibirori byo kwegurira Uhoraho urutambiro bimara iminsi irindwi, bakurikizaho iminsi mikuru na yo imara iminsi irindwi, ku munsi wa munani haba ikoraniro rikuru ryo gusoza. Ibyo birangiye, ku itariki ya makumyabiri n'eshatu y'ukwezi kwa karindwi, umwami asezerera abantu. Basubira iwabo banezerewe kandi bishimye, kubera ibyiza byose Uhoraho yagiriye Dawidi na Salomo n'ubwoko bwe bw'Abisiraheli. Salomo arangiza kubaka Ingoro y'Uhoraho n'iye bwite, ndetse arangiza no kubaka ibyo yifuzaga byose mu Ngoro no mu ye bwite. Uhoraho aramubonekera nijoro aramubwira ati: “Numvise amasengesho yawe, none nihitiyemo aha hantu ngo habe Ingoro yo gutambiramo ibitambo. Nimbuza imvura kugwa cyangwa ngategeka inzige ngo ziyogoze igihugu, cyangwa ngateza ubwoko bwanjye icyorezo cy'indwara, maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye bakicisha bugufi bakansenga, bakangarukira bakareka ibyaha byabo, nzabumva ndi mu ijuru. Nzabumva maze mbababarire ibicumuro byabo, kandi ngarure ituze mu gihugu cyabo. “Kuva ubu ngiye kuba maso, nite ku masengesho asengerwa aha hantu. Nahisemo iyi Ngoro kandi ndayiyegurira, kugira ngo nyibemo iteka ryose kandi nzayitaho iminsi yose. Nunyobokana umutima uboneye kandi utagira amakemwa nk'uko so Dawidi yabigenje, nukora ibyo ngutegetse byose kandi ugakurikiza amateka yanjye n'ibyemezo mfata, intebe yawe ya cyami nzayishimangira ubuziraherezo. Koko rero nasezeraniye so Dawidi nti: ‘Ntihazigera habura umuntu ugukomokaho, uzagusimbura ku ngoma ya Isiraheli.’ Nyamara mwebwe nimuteshuka mukareka gukurikiza amabwiriza n'amateka nabahaye maze mukayoboka izindi mana, mukazikorera kandi mukaziramya, icyo gihe nzamenesha Abisiraheli mu gihugu nabahaye, n'iyi Ngoro ngize umwihariko wanjye nzayizinukwa izabe iciro ry'imigani, kandi abanyamahanga bose bayihindure urw'amenyo. Nubwo iyi Ngoro ari akataraboneka, icyo gihe abazahanyura bose bazatangara bati: ‘Ni iki cyatumye Uhoraho agenza atya iki gihugu n'iyi Ngoro?’ Abandi bazabasubiza bati: ‘Abisiraheli baretse Uhoraho Imana ya ba sekuruza yabavanye mu Misiri. Bayobotse izindi mana baraziramya, ndetse baranazikorera. Ngicyo icyatumye Uhoraho abateza ibi byago byose.’ ” Salomo yubatse Ingoro y'Uhoraho n'iye bwite mu myaka makumyabiri, asana n'imijyi Umwami Hiramu wa Tiri yari yaramuhaye ayituzamo Abisiraheli. Nuko atera umujyi: wa Hamati-Soba arawigarurira. Yubaka umujyi: wa Tadimori wari mu butayu, yubaka n'indi mijyi yose y'ububiko i Hamati. Yongera kubaka Beti-Horoni ya ruguru na Beti-Horoni y'epfo, imijyi ntamenwa izengurutswe n'inkuta igakingishwa inzugi z'ibyuma. Yubatse na Bālati n'imijyi yose y'ububiko, n'indi mijyi yose yabagamo amagare n'amafarasi ye y'intambara. Umwami Salomo yubatse kandi n'icyo ashatse cyose i Yeruzalemu no mu bisi bya Libani, n'ahandi hose mu gihugu yategekaga. Mu gihugu hari Abaheti n'Amori n'Abaperizi, n'Abahivi n'Abayebuzi. Bakomokaga ku banyamahanga bahoze batuye gihugu, abo Abisiraheli batashoboye gutsemba. Salomo yabagize inkoreragahato ze, ni na ko bakiri kugeza n'ubu. Icyakora nta Mwisiraheli n'umwe Salomo yagize inkoreragahato, ahubwo yabagize ingabo ze n'abagaragu be, n'abatware b'ingabo n'ibyegera bye, n'abarwanira ku magare y'intambara n'abarwanira ku mafarasi. Abategetsi bakuru bari bashinzwe imirimo ya Salomo, bari magana abiri na mirongo itanu bahagarikiraga abakozi. Salomo avana umukobwa w'umwami wa Misiri mu Murwa wa Dawidi, amujyana mu nzu yamwubakiye. Yaribwiraga ati: “Ntabwo umugore wanjye agomba kuguma mu Murwa wa Dawidi umwami wa Isiraheli, kuko ahashyizwe Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho ari ahamweguriwe.” Nuko Salomo atura Uhoraho ibitambo bikongorwa n'umuriro, ku rutambiro yari yaramwubakiye imbere y'ibaraza. Yabigenzaga atyo gatatu ku mwaka buri gihe nk'uko byategetswe na Musa: ku masabato no ku mboneko z'amezi no ku minsi mikuru y'ingenzi, ni ukuvuga iminsi mikuru y'imigati idasembuye n'iminsi mikuru ya Pentekote n'iminsi mikuru y'Ingando. Akurikije amabwiriza ya se Dawidi, Salomo ashyiraho igice cy'abatambyi mu mirimo bashinzwe, ashyiraho n'Abalevi bo guhimbaza Uhoraho no gufasha abatambyi, no gukora imirimo bagenewe buri munsi, ashyiraho n'abarinzi ba buri rembo akurikije amabwiriza ya Dawidi umuntu w'Imana. Ntibigeze bateshuka ku mategeko ya Dawidi agenga abatambyi n'Abalevi, yerekeye ububiko n'ibindi. Nuko ibyo Salomo yari yarateganyije birangira bityo, kuva igihe atangiriye kubaka Ingoro y'Uhoraho kugeza igihe irangiriye. Ubwo rero Ingoro y'Uhoraho yari itunganye. Ibyo birangiye Salomo ajya kuri Esiyoni-Geberi no kuri Elati, ibyambu byo ku nyanja mu gihugu cya Edomu. Umwami Hiramu amwoherereza amato atwawe na bamwe mu basare be bazobereye mu by'amazi. Abo basare bajyana n'aba Salomo mu gihugu cya Ofiri, bahakura toni cumi n'eshanu z'izahabu bazishyikiriza Umwami Salomo. Umwamikazi w'i Sheba yumvise ko Umwami Salomo yabaye ikirangirire, aza kumusura kugira ngo amubaze ibibazo by'insobe. Yageze i Yeruzalemu ashagawe n'abantu benshi, n'ingamiya nyinshi zihetse imibavu n'izahabu nyinshi n'amabuye y'agaciro. Ubwo agirana imishyikirano na Salomo, amubwira ibyo yari afite ku mutima byose. Salomo asubiza ibibazo byose umwamikazi w'i Sheba yari amubajije. Nta kibazo na kimwe cyabereye Salomo insobe, ngo ananirwe kukibonera igisubizo. Umwamikazi w'i Sheba yibonera ubwenge bwa Salomo hamwe n'Ingoro yari yarubatse. Yiboneye ibyokurya byagaburwaga ku meza ye, n'uburyo abategetsi bicazwaga mu byicaro byabo, n'ukuntu abahereza be bari bambaye imyambaro yabigenewe. Yiboneye kandi gahunda y'abashinzwe ibyokurya by'umwami, n'ibitambo yatambiraga mu Ngoro y'Uhoraho. Umwamikazi aratangara cyane. Nuko abwira umwami ati: “Ibyo nabwiwe nkiri mu gihugu cyanjye bikwerekeyeho n'ibyerekeye ubwenge bwawe, ni iby'ukuri. Nyamara sinigeze mbyemera kugeza ubwo niyiziye nkabyibonera ubwanjye. Koko rero nsanze nta n'igice cyabyo nabwiwe. Ubwenge bwawe n'ubukungu bwawe birenze ibyo nabwiwe. Hahirwa abantu bawe, hahirwa ibyegera byawe bo baguhora imbere, bakiyumvira amagambo yawe y'ubwenge. Nihasingizwe Uhoraho Imana yawe, yo yagutoranyije ikakwicaza ku ntebe ya cyami kugira ngo ube umwami w'Abisiraheli. Kubera urukundo ruhoraho Uhoraho akunda Abisiraheli, yakugize umwami kugira ngo ubumbatire ubutabera n'ubutungane.” Umwamikazi w'i Sheba aha Umwami Salomo toni eshatu n'igice z'izahabu n'imibavu myinshi, n'amabuye y'agaciro. Nta kindi gihe higeze haboneka imibavu ingana n'iyo umwamikazi w'i Sheba yatuye Umwami Salomo. Byongeye kandi abagaragu b'Umwami Hiramu n'aba Salomo bazanaga izahabu bayivanye Ofiri, bazanaga n'ibiti by'indobanure n'amabuye y'agaciro. Ibyo biti by'indobanure Umwami Salomo yabikoreshaga mu iyubakwa ry'Ingoro y'Uhoraho n'ingoro ye bwite, bikabāzwamo n'inanga z'abaririmbyi. Kuva icyo gihe mu Buyuda ntihigeze haboneka ibiti nk'ibyo. Umwami Salomo aha umwamikazi w'i Sheba ibyo yashakaga byose, birenze impano yari yahaye umwami. Nuko umwamikazi w'i Sheba asubira mu gihugu cye hamwe n'abari bamuherekeje. Buri mwaka Umwami Salomo yinjizaga mu mutungo we izahabu ipima toni makumyabiri, utabariyemo amahōro yakwaga abantu no ku bicuruzwa byinjizwaga mu gihugu. Abami bose bo muri Arabiya n'abategetsi b'intara bazaniraga Salomo izahabu n'ifeza. Umwami Salomo yacurishije ingabo nini magana abiri mu izahabu y'imvange. Buri ngabo yayomekagaho ibiro bitandatu by'izahabu. Yacurishije n'izindi ngabo nto magana atatu mu izahabu y'imvange. Buri ngabo yayomekagaho izahabu ipima ikiro n'igice. Izo ngabo zose umwami yazibitse mu nzu yiswe “Ingoro y'Ishyamba rya Libani.” Umwami arongera akoresha intebe ya cyami mu mahembe y'inzovu, ayomekaho izahabu inoze. Iyo ntebe yari ifite ingazi esheshatu zigana aho iteye, ikagira akabaho bakandagiraho kometsweho izahabu. Buri ruhande rwari rufite aho kurambika inkokora, n'amashusho y'intare imwe mu ruhande rumwe, indi mu rundi. Andi mashusho cumi n'abiri y'intare yari ahagaze impande zombi z'ingazi uko ari esheshatu. Nta kindi gihugu kigeze gikoresha intebe ya cyami nk'iyo. Ibikombe byose by'ibwami kwa Salomo byari bikozwe mu izahabu, n'ibikoresho byose byo mu nzu yiswe “Ingoro y'Ishyamba rya Libani” byari bikozwe mu izahabu inoze. Nta kintu na kimwe cyari gikozwe mu ifeza, kuko mu gihe cya Salomo ifeza itari ifite agaciro. Umwami Salomo yari afite amato yajyaga mu bucuruzi bwa kure, atwawe n'abasare b'Umwami Hiramu. Buri myaka itatu ayo mato yatahukanaga izahabu n'ifeza, n'amahembe y'inzovu, n'inkima hamwe n'inyoni. Umwami Salomo yarushaga cyane ubukungu n'ubwenge abandi bami bose bo ku isi. Abami bose bo ku isi bifuzaga kubonana na we, kugira ngo biyumvire ubwenge Imana yamuhaye. Buri mwaka umuntu wese wazaga kumureba yazanaga amaturo agizwe n'ibikoresho by'ifeza n'iby'izahabu, n'imyambaro n'intwaro n'imibavu, n'amafarasi n'inyumbu. Salomo yari afite ibigo ibihumbi bine bigenewe amafarasi n'amagare y'intambara, akagira n'ingabo ibihumbi cumi na bibiri zirwanira ku mafarasi. Amagare n'amafarasi amwe ayasigarana iwe i Yeruzalemu, andi bayajyana mu mijyi yagombaga kubamo. Yategekaga abami bose kuva ku ruzi rwa Efurati kugeza mu gihugu cy'Abafilisiti, no kugeza ku mupaka wa Misiri. Ku ngoma ye ifeza yabaye nyinshi i Yeruzalemu inganya ubwinshi n'amabuye yaho, imbaho z'amasederi na zo zanganyaga ubwinshi n'imivumu yo ku misozi migufi y'iburengerazuba. Amafarasi ya Salomo yatumizwaga mu Misiri no mu yandi mahanga. Ibindi bikorwa bya Salomo, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibyakozwe n'umuhanuzi Natani”, no mu gitabo cy'umuhanuzi Ahiya w'i Shilo, no mu iyerekwa ry'umuhanuzi Ido, ku byerekeye Yerobowamu mwene Nebati. Salomo yamaze imyaka mirongo ine ari ku ngoma Yeruzalemu, ategeka Isiraheli yose. Salomo yisazira amahoro bamushyingura mu murwa wa se Dawidi, umuhungu we Robowamu amusimbura ku ngoma. Robowamu ajya i Shekemu kuko ari ho imiryango y'Abisiraheli bose yari yaje kumwimikira. Icyo gihe Yerobowamu mwene Nebati yari mu Misiri aho yari yarahungiye Umwami Salomo. Yumvise bavuga iby'ikoraniro ry'i Shekemu ava mu Misiri aratahuka. Abisiraheli batuma kuri Yerobowamu maze araza aherekeza ikoraniro ryose. Basanga Robowamu baramubwira bati: “So yatwikoreje imitwaro iremereye. Wowe rero nuyitworohereza ukatworohereza n'imirimo y'agahato yadukoresheje, tuzagukorera.” Robowamu arababwira ati: “Nimugende muzagaruke nyuma y'iminsi itatu.” Nuko barataha. Umwami Robowamu agisha inama abantu b'inararibonye bakoranaga na se Salomo, arababaza ati: “Bariya bantu nabasubiza iki?” Baramusubiza bati: “Nugaragariza aba bantu ko wiyemeje kubakorera, ukabanezeza ukabasubiza neza, na bo bazakubera abagaragu iteka ryose.” Nyamara Robowamu ntiyita ku nama inararibonye zamuhaye, ahubwo agisha inama abasore babyirukanye bari bamushagaye. Arababaza ati: “Bariya bantu bansaba ngo mborohereze imitwaro data yabikoreje nabasubiza iki?” Abo basore babyirukanye baramubwira bati: “Abo bantu binubira ko so yabagize inkoreragahato, nyamara baragusaba ngo uzaborohereze. Uzabasubize uti: ‘Ubukana bwanjye ni bwinshi kuruta ubwa data. Data yabikoreje imitwaro iremereye, ariko jye nzabarushirizaho. Data yabakubise iminyafu, nyamara jyewe nzabakubita ibibōko.’ ” Ku munsi wa gatatu Yerobowamu n'abantu be bose, basubira kwa Robowamu nk'uko yari yarabibasezeranyije. Nuko Robowamu abasubizanya inabi nyinshi, ntiyita ku nama abantu b'inararibonye bari bamugiriye, ahubwo abasubiza akurikije inama yahawe n'abasore ati: “Data yabikoreje imitwaro iremereye, ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubise iminyafu, nyamara jyewe nzabakubita ibibōko.” Robowamu arinangira ntiyita ku byo abo bantu bamubwiye. Uhoraho ni we washatse ko biba bityo, kugira ngo asohoze ibyo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, atumye Ahiya w'i Shilo. Abisiraheli bo mu majyaruguru babonye ko umwami atabumvise, baramusubiza bati: “Duhuriye he n'abakomoka kuri Dawidi? Mbese hari isano dufitanye n'abakomoka kuri Yese? Abisiraheli buri wese nasubire iwe, naho wowe mwene Dawidi menya iby'iwanyu.” Bityo bagomera Robowamu barigendera. Abisiraheli bari batuye mu mijyi y'u Buyuda, ni bo bonyine bemeye gutegekwa na Robowamu. Nuko Umwami Robowamu atuma Adoniramu wakoreshaga imirimo y'agahato ku Bisiraheli bo mu majyaruguru, maze bamwicisha amabuye. Umwami abyumvise ahita yurira mu igare rye ahungira i Yeruzalemu. Guhera ubwo imiryango y'Abisiraheli bo mu majyaruguru, igomera abami bakomoka kuri Dawidi kugeza na n'ubu. Robowamu ageze i Yeruzalemu atoranya mu muryango wa Yuda n'uwa Benyamini, abagabo ibihumbi ijana na mirongo inani b'abarwanyi kabuhariwe, kugira ngo bajye kurwanya Abisiraheli bo mu majyaruguru bagarurire Robowamu ubwami. Nuko Uhoraho abwira Umuhanuzi Shemaya ati: “Jyana ubu butumwa kwa Robowamu mwene Salomo umwami w'u Buyuda, no ku Bisiraheli bose bo mu muryango wa Yuda n'uwa Benyamini uti: Uhoraho aravuze ngo: ‘Ntimurwanye abavandimwe banyu b'Abisiraheli, ahubwo buri wese nasubire iwe kuko ibyabaye byose ari jye wabiteye.’ ” Bumvira itegeko ry'Uhoraho barataha bareka gutera Yerobowamu. Robowamu atura i Yeruzalemu, akomeza imijyi mu Buyuda ayigira ntamenwa. Iyo mijyi ni Betelehemu na Etamu na Tekowa, na Betisuri na Soko na Adulamu, na Gati na Maresha na Zifu, na Adorayimu na Lakishi na Azeka, na Soreya na Ayaloni na Heburoni. Ngiyo imijyi ntamenwa yo mu Buyuda no mu Bubenyamini. Ayizengurutsa inkuta zikomeye, ayishyiramo abatware, ayishyiramo n'ibiribwa n'amavuta na divayi. Muri buri mujyi: yahabitse ingabo n'amacumu maze arayikomeza cyane, yigarurira Abayuda n'Ababenyamini. Abatambyi n'Abalevi baza bavuye mu gihugu cyose cya Isiraheli, bifatanya na Robowamu. Koko rero Abalevi bari basize imirima yabo n'ibyabo byose, baza i Yeruzalemu no mu gihugu cy'u Buyuda, kuko Yerobowamu n'abahungu be bari barababujije gukora umurimo w'Uhoraho. Icyakora Yerobowamu yishyiriraho abatambyi b'ahasengerwaga, n'ab'ibigirwamana yakoze bisa n'amasekurume n'inyana. Abantu b'imiryango yose y'Abisiraheli bari bafite umwete wo gusenga Uhoraho Imana ya Isiraheli, baza i Yeruzalemu bakurikiye Abalevi, kugira ngo batambire ibitambo Uhoraho Imana ya ba sekuruza. Bityo batera inkunga ubwami bw'u Buyuda, bashyigikira Robowamu mwene Salomo. Ibyo byamaze imyaka itatu. Abo Bisiraheli bamaze iyo myaka bakurikiza imigenzereze ya Dawidi n'iya Salomo. Robowamu arongora Mahalati umukobwa wa Yerimoti mwene Dawidi, nyina yari Abihayili umukobwa wa Eliyabu mwene Yese. Babyarana abana batatu ari bo Yewushi na Shemariya na Zahamu. Nyuma Robowamu arongora Māka umukobwa wa Abusalomu, babyarana Abiya na Atayi, na Ziza na Shelomiti. Robowamu akundwakaza Māka umukobwa wa Abusalomu, kurusha abandi bagore be bose n'inshoreke ze zose. Yari afite abagore cumi n'umunani n'inshoreke mirongo itandatu, babyarana abahungu makumyabiri n'umunani n'abakobwa mirongo itandatu. Robowamu aha umwanya wa mbere Abiya umuhungu wa Māka, amugira umutware w'abo bava inda imwe, kuko yashakaga ko amusimbura ku ngoma. Robowamu yagize n'igitekerezo cyo gutatanyiriza abandi bahungu be mu mijyi ikomeye y'u Buyuda n'iyo mu ntara y'Ababenyamini, abaha ibyokurya byinshi kandi abashakira abagore benshi. Robowamu amaze gukomeza ingoma ye ntiyaba acyumvira Amategeko y'Uhoraho, Abisiraheli bose baramukurikiza. Kubera ko bari bacumuriye Uhoraho, mu mwaka wa gatanu Robowamu ari ku ngoma Shishaki umwami wa Misiri atera Yeruzalemu. Shishaki yari ayoboye amagare y'intambara igihumbi na magana abiri, n'abarwanira ku mafarasi ibihumbi mirongo itandatu, n'ingabo zitabarika zivuye mu Misiri, zirimo n'iz'Abanyalibiya n'iz'Abasuki n'iz'Abanyekushi. Afata imijyi ntamenwa y'u Buyuda maze agera i Yeruzalemu. Umuhanuzi Shemaya asanga Robowamu n'abayobozi b'u Buyuda bari bakoraniye i Yeruzalemu bahunga Shishaki, arababwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Mwaranyimūye! Ni cyo gitumye nanjye mbagabiza Shishaki.’ ” Abayobozi b'Abisiraheli ndetse n'umwami bicisha bugufi baravuga bati: “Uhoraho ni Intungane.” Uhoraho abonye ko bicishije bugufi abwira Shemaya ati: “Ubwo bicishije bugufi sinzabarimbura, ahubwo mu minsi mike nzabagoboka maze ndeke kurakarira Yeruzalemu ngo itsembwe na Shishaki. Icyakora bazaba abagaragu be, kugira ngo bamenye ko ari byiza kunkorera kurusha gukorera abami bo ku isi.” Nuko Shishaki umwami wa Misiri atera Yeruzalemu. Asahura umutungo wo mu Ngoro y'Uhoraho n'uwo mu ngoro ya cyami, abijyana byose hamwe n'ingabo z'izahabu Salomo yari yaracurishije. Umwami Robowamu acurisha ingabo mu muringa zo gusimbura iz'izahabu zasahuwe, aziha abakuru b'abasirikari barindaga ingoro ya cyami. Buri gihe uko yinjiraga mu Ngoro y'Uhoraho, abarinzi bitwazaga izo ngabo basohoka bakazibika mu bubiko bwazo. Kubera ko umwami yari yicishije bugufi, Uhoraho ntiyakomeje kumurakarira ngo amutsembe, bityo ibintu bigenda neza mu Buyuda. Nuko Umwami Robowamu akomera i Yeruzalemu. Yabaye umwami afite imyaka mirongo ine n'umwe, amara imyaka cumi n'irindwi ari ku ngoma i Yeruzalemu, umurwa Uhoraho yari yahisemo mu gihugu cyose cya Isiraheli kugira ngo bahamusengere. Nyina yitwaga Nāma w'Umwamoni. Robowamu akora ibibi kuko atashatse Uhoraho abikuye ku mutima. Ibindi bikorwa bya Robowamu byose, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cy'umuhanuzi Shemaya, no mu gitabo cy'ibisekuruza by'umuhanuzi Ido. Hakomeje kuba intambara zishyamiranya Robowamu na Yerobowamu. Robowamu yisazira amahoro bamushyingura mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Abiya amusimbura ku ngoma. Mu mwaka wa cumi n'umunani Yerobowamu ari ku ngoma, Abiya yabaye umwami w'u Buyuda, amara imyaka itatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Māka, umukobwa wa Uriyeli w'i Gibeya. Nuko haba intambara ishyamiranya Abiya na Yerobowamu. Abiya ajya ku rugamba afite abasirikari ibihumbi magana ane b'intwari, Yerobowamu na we aza kumurwanya afite abasirikari ibihumbi magana inani b'intwari. Abiya ahagarara ku musozi wa Semarayimu wo mu misozi ya Efurayimu, maze abwira Yerobowamu n'Abisiraheli bose ati: “Nimunyumve! Ntimuzi ko Uhoraho Imana ya Isiraheli yagiranye Isezerano ridakuka na Dawidi, ngo we n'abamukomokaho bazategeke Isiraheli iteka ryose? Nyamara Yerobowamu mwene Nebati, umugaragu wa Salomo mwene Dawidi yigometse kuri shebuja. Abantu b'imburamumaro baza kwifatanya na we, maze bagomera Robowamu mwene Salomo kubera ko yari akiri muto, nta mbaraga afite kugira ngo abarwanye. None ubu, mwe murashaka kugomera ubwami Uhoraho yahaye abakomoka kuri Dawidi! Muri benshi kandi mufite amashusho y'inyana z'izahabu Yerobowamu yabakoreye ngo zibabere imana. Mwirukanye abatambyi b'Uhoraho bakomoka kuri Aroni n'Abalevi, mwishyiriraho abatambyi mukurikije imigenzereze y'abanyamahanga. Umuntu wese wazanaga ikimasa cyangwa amapfizi y'intama arindwi, yahitaga agirwa umutambyi w'ibyo bigirwamana byanyu. Naho twebwe, Uhoraho ni we Mana yacu kandi ntitwigeze tumwihakana, abatambyi bakorera Uhoraho bakomoka kuri Aroni kandi n'Abalevi bakora imirimo yabagenewe! Buri gitondo na buri mugoroba batura Uhoraho ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'imibavu, bashyira imigati ku meza asukuye kandi buri mugoroba bagacana amatara yo ku gitereko cy'izahabu. Twebwe dukora ibyo Uhoraho Imana yacu yadutegetse, naho mwebwe mwaramwihakanye. Imana iri kumwe natwe ni yo mutware wacu, abatambyi bayo biteguye kuvuza amakondera yo kuduhuruza. Nuko rero Bisiraheli, ntimukarwanye Uhoraho Imana ya ba sokuruza kuko mutatsinda.” Ariko Yerobowamu yohereza igitero guca igico inyuma y'ingabo z'Abayuda, abasigaye babaturuka imbere, bityo abarwanya abaturutse imbere n'inyuma. Abayuda bakebutse basanga bagoswe, batakambira Uhoraho naho abatambyi bavuza amakondera. Ingabo z'Abayuda zivuza akamo, ako kanya Imana itsindira Yerobowamu n'Abisiraheli bose imbere ya Abiya n'Abayuda. Abisiraheli bahunga Abayuda, ariko Imana irababagabiza. Abiya n'ingabo ze barabatsinda barabahashya, maze Abisiraheli ibihumbi magana atanu bagwa ku rugamba. Icyo gihe Abisiraheli bacishwa bugufi naho Abayuda baratsinda, kuko bari biyambaje Uhoraho Imana ya ba sekuruza. Nuko Abiya akurikirana Yerobowamu, amunyaga Beteli na Yeshana, na Efuroni n'imidugudu ikikije iyo mijyi. Abiya akiri ku ngoma Yerobowamu ntiyongeye gukomera, bityo Uhoraho aramuhana arapfa. Naho Abiya arakomera, arongora abagore cumi na bane babyarana abahungu makumyabiri na babiri, n'abakobwa cumi na batandatu. Ibindi bikorwa bya Abiya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibyakozwe n'umuhanuzi Ido”. Abiya yisazira amahoro bamushyingura mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Asa amusimbura ku ngoma. Ku ngoma ya Asa igihugu kimara imyaka icumi gifite umutekano. Asa yakoze ibyiza kandi binogeye Uhoraho Imana ye. Yakuyeho intambiro z'abanyamahanga n'ahasengerwaga ibigirwamana, amenagura inkingi z'amabuye asengwa, atemagura n'amashusho y'ikigirwamanakazi Ashera. Yategetse Abayuda gushakashaka Uhoraho Imana ya ba sekuruza, no gukurikiza amategeko ye n'amabwiriza ye. Asa yashenye ahasengerwaga ibigirwamana n'ibicaniro byoserezwagaho imibavu, mu mijyi yose y'u Buyuda. Ku ngoma ye igihugu cyose kigira umutekano. Bityo Asa yubakisha imijyi ntamenwa mu Buyuda. Muri icyo gihe ntihagira umurwanya kuko Uhoraho yari yamuhaye ituze. Nuko abwira Abayuda ati: “Nimuze twubake imijyi tuyizengurutse inkuta n'iminara, n'amarembo yayo tuyakingishe inzugi zifite ibihindizo, mu gihe igihugu kikiri icyacu. Kubera ko twashakashatse Uhoraho Imana yacu, twaramushatse na we aduha amahoro ku mpande zose.” Nuko barubaka kandi bagira ishya n'ihirwe. Asa yari afite ingabo z'Abayuda ibihumbi magana atatu bitwaje ingabo nini n'amacumu, n'iz'Ababenyamini ibihumbi magana abiri na mirongo inani barwanisha ingabo nto n'imiheto. Bose bari abagabo b'intwari. Nuko Zera w'Umunyakushi abatera ayoboye ingabo ibihumbi n'ibihumbi, n'amagare y'intambara magana atatu, arakomeza agera i Maresha. Asa aza amusanga, ingabo zihanganira mu kibaya cya Sefata hafi y'i Maresha. Asa yambaza Uhoraho Imana ye ati: “Uhoraho, nta wundi usibye wowe wagoboka umunyantegenke utewe n'umunyambaraga. Udutabare Uhoraho Mana yacu, kuko ari wowe twiringiye, kandi ni ku bwawe twaje guhangana n'igitero kingana gitya! Uhoraho, ni wowe Mana yacu ntutume hagira umuntu wagutsinda.” Uhoraho atsindira Abanyakushi imbere ya Asa n'ingabo ze z'Abayuda, Abanyakushi barahunga. Asa n'ingabo ze barabirukana babageza i Gerari. Abanyakushi benshi cyane barapfa kuko barimbuwe n'Uhoraho n'ingabo z'Abayuda, maze Abayuda batwara iminyago myinshi. Bateye n'imidugudu ikikije Gerari kubera ko Uhoraho yari yateye ubwoba abaturage, maze yose barayisahura kuko yari irimo iminyago myinshi. Batera no mu biraro by'amatungo banyaga imikumbi y'intama n'ingamiya, hanyuma basubira i Yeruzalemu. Mwuka w'Imana atuma Azariya mwene Odedi kujya gusanganira Asa. Aramubwira ati: “Asa n'Abayuda n'Ababenyamini mwese, nimunyumve! Uhoraho ari kumwe namwe, niba namwe muri kumwe na we. Nimumushakashaka muzamubona, ariko nimumureka na we azabareka. Dore Abisiraheli bamaze igihe kirekire batamenya Imana nyakuri, nta mutambyi wo kubigisha nta n'Amategeko yayo bafite. Nyamara bageze mu makuba bagarukira Uhoraho Imana ya Isiraheli, baramushakashaka arabiyereka. Muri icyo gihe abantu ntibari bafite umutekano, ahubwo cyari igihe cy'imidugararo mu bihugu byose. Igihugu cyashyamiranaga n'ikindi, umujyi: ukarwanya undi, kuko Imana yabatezaga amakuba y'uburyo bwose. Mwebwe rero nimukomere mureke kwiheba, kuko Imana izabitura ikurikije ibikorwa byanyu.” Asa yumvise ubwo butumwa agejejweho n'umuhanuzi Azariya mwene Odedi, agira akanyabugabo maze atsemba ibigirwamana byo mu ntara y'u Buyuda n'iy'u Bubenyamini, n'ibyo mu mijyi yari yarigaruriye yo mu ntara ya Efurayimu. Yavuguruye n'urutambiro rw'Uhoraho rwari imbere y'ibaraza ry'Ingoro y'Uhoraho. Nuko akoranya Abayuda n'Ababenyamini bose, hamwe n'abakomokaga mu miryango y'Abefurayimu, n'Abamanase n'Abasimeyoni batuye u Buyuda, kuko bari bagarukiye umwami wa Isiraheli ari benshi, bamaze kubona ko Uhoraho Imana ye ari kumwe na we. Bakoranira i Yeruzalemu mu kwezi kwa gatatu k'umwaka wa cumi n'itanu Asa ari ku ngoma. Uwo munsi batambira Uhoraho ibimasa magana arindwi, n'intama ibihumbi birindwi banyaze. Basezerana kuramya Uhoraho Imana ya ba sekuruza, n'umutima wabo wose n'ubugingo bwabo bwose. Umuntu wese yaba umusore cyangwa umusaza, yaba umugabo cyangwa umugore utajyaga kwemera kuramya Uhoraho Imana y'Abisiraheli, yagombaga kwicwa nta kabuza. Bagirira indahiro imbere y'Uhoraho baranguruye ijwi, bavuza amahembe n'amakondera. Abayuda bose bishimira iyo ndahiro kubera ko bari bararahiye babikuye ku mutima, kandi bashakashaka Uhoraho bashyizeho umwete baramubona, abaha umutekano usesuye. Umwami Asa avana nyirakuru Māka ku mwanya w'ubugabekazi, kuko yari yarikoreshereje inkingi yeguriwe ikigirwamanakazi Ashera. Ategeka ko bamenagura iyo nkingi bakayijanjagura, bakayitwikira ku kagezi ka Kedironi. Asa ntiyasenya ahasengerwaga muri Isiraheli, nyamara yakomeje gukunda Uhoraho mu mibereho ye yose. Nuko Asa ajyana ibintu we na se beguriye Imana abishyira mu Ngoro y'Imana, ari byo ifeza n'izahabu n'ibindi bikoresho. Maze ntihongera kuba intambara, kugeza mu mwaka wa mirongo itatu n'itanu Asa ari ku ngoma. Mu mwaka wa mirongo itatu n'itandatu Asa ari ku ngoma, Bāsha umwami wa Isiraheli atera u Buyuda. Nuko asana umujyi: wa Rama arawukomeza, kugira ngo yimire abinjira n'abasohoka mu gihugu cya Asa umwami w'u Buyuda. Asa ajyana ku ifeza no ku izahabu byari bisigaye mu mutungo w'Ingoro y'Uhoraho no mu mutungo w'ibwami, abyoherereza Benihadadi umwami wa Siriya i Damasi. Amutumaho ati: “Reka tugirane amasezerano nk'uko so na data bayagiranye. Dore nkoherereje ifeza n'izahabu. Ngaho sesa amasezerano wagiranye na Bāsha umwami wa Isiraheli, kugira ngo avane ingabo ze ku butaka bwanjye.” Benihadadi yumvikana na Asa, yohereza abatware b'ingabo ze batera imijyi ya Isiraheli. Batsinda umujyi: wa Iyoni n'uwa Dani n'uwa Abeli-Beti-Māka, n'indi mijyi yose yabikwagamo ibintu yo mu ntara ya Nafutali. Bāsha amaze kumva iyo nkuru, areka kubaka Rama ahagarika imirimo ye. Nuko Umwami Asa ajyana n'Abayuda bose bazana amabuye n'ibiti Bāsha yubakishaga Rama, abyubakisha Geba na Misipa arahakomeza. Muri icyo gihe umuhanuzi Hanani asanga Asa umwami w'u Buyuda, aramubwira ati: “Kubera ko wishingikirije umwami wa Siriya ntiwiringire Uhoraho Imana yawe, bitumye ingabo z'umwami wa Siriya zigucika. Ese ingabo z'Abanyakushi n'iz'Abanyalibiya ntizari nyinshi, zifite amagare y'intambara n'abarwanira ku mafarasi benshi cyane? Nyamara kuko wari wishingikirije ku Uhoraho, yarabakugabije urabatsinda. Koko rero Uhoraho areba ku isi hose, kugira ngo akomeze abamwiyeguriye babikuye ku mutima. None wowe wagenje nk'umupfapfa, ku bw'ibyo uzahora mu ntambara.” Nuko Asa arakarira uwo muhanuzi, amushyira muri gereza abitewe n'ibyo yari amaze kumubwira, bityo atoteza benshi muri rubanda. Ibindi bikorwa byose bya Asa, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda n'aba Isiraheli”. Mu mwaka wa mirongo itatu n'icyenda Asa ari ku ngoma, yarwaye indwara ikomeye cyane y'ibirenge, nyamara aho kwiyambaza Uhoraho yirukira abavuzi. Umwami Asa yapfuye mu mwaka wa mirongo ine n'umwe ari ku ingoma, bamushyingura hamwe na ba sekuruza. Bamushyingura mu mva yari yaracukurishije mu Murwa wa Dawidi, umurambo we bawurambika ku buriri bwuzuye imibavu n'ibindi bihumura neza, bahacana umuriro w'igishyito wo kumwubahiriza. Yozafati asimbura se Asa ku ngoma, akomeza ubutegetsi bwe kugira ngo yirinde Abisiraheli. Akwiza ingabo mu mijyi ntamenwa yose y'u Buyuda, ashyiraho n'abategetsi mu mijyi yo mu ntara ya Efurayimu se yari yarigaruriye. Uhoraho ashyigikira Yozafati, kuko yagenzaga nka sekuruza Dawidi kandi ntayoboke za Bāli. Yihatiraga gushaka Uhoraho Imana ya se agukurikiza amabwiriza yayo, ntiyagenza nk'Abisiraheli bo mu majyaruguru. Uhoraho akomeza ingoma ya Yozafati maze Abayuda bose bamuzanira amaturo, bityo agira ubukire bwinshi n'ikuzo. Akomeza gushakashaka Uhoraho abikuye ku mutima, asenya ahasengerwaga, amenagura n'inkingi zeguriwe ikigirwamanakazi Ashera. Mu mwaka wa gatatu Yozafati ari ku ngoma, yohereza mu mijyi y'u Buyuda abo kwigisha abaturage. Aba ni bo bari ibyegera bye: Benihayili na Obadiya na Zakariya, na Netanēli na Mikaya. Bari baherekejwe n'Abalevi ari bo Shemaya na Netaniya na Zebadiya, na Asaheli na Shemiramoti na Yehonatani, na Adoniya na Tobiya na Tobadoniya, bari hamwe n'abatambyi Elishama na Yehoramu. Bajyana igitabo cy'Amategeko y'Uhoraho, bazenguruka imijyi yose y'u Buyuda bigisha abayituye. Uhoraho atuma abami bose b'ibihugu bikikije u Buyuda bagira ubwoba, ntibatinyuka kurwanya Yozafati. Bamwe mu Bafilisiti bazanira Yozafati amaturo, bamuzanira n'ifeza ho imisoro, Abarabu na bo bamuzanira amapfizi y'intama ibihimbi birindwi na magana arindwi, n'amasekurume y'ihene ibihumbi birindwi na magana arindwi. Nuko Yozafati agenda arushaho gukomera, yubakisha mu Buyuda imijyi ntamenwa, n'indi yo kubikamo ibintu. Yari afite ibigega byinshi mu mijyi y'u Buyuda, i Yeruzalemu akahagira abagabo b'intwari ku rugamba. Dore umubare wabo ukurikije ibisekuruza byabo. Mu Buyuda abagaba b'ingabo bayoboraga ingabo ibihumbi ni aba: Aduna watwaraga ingabo ibihumbi magana atatu z'intwari, agakurikirwa na Yehohanani watwaraga ingabo ibihumbi magana abiri na mirongo inani, na Amasiya mwene Zikiri witanze akorera Uhoraho, yatwaraga ingabo ibihumbi magana abiri z'intwari. Mu Babenyamini hari Eliyada, umugabo w'intwari watwaraga ingabo ibihumbi magana abiri zirwanishaga imiheto n'ingabo, na Yehozabadi watwaraga ingabo ibihumbi ijana na mirongo inani zambariye urugamba. Abo ni bo bagaba b'ingabo bakoreraga umwami, utabariyemo abandi yashyize mu mijyi ntamenwa yose y'u Buyuda. Yozafati agira ubukire bwinshi n'ikuzo, ashyingirana na Ahabu. Hashize igihe Yozafati ajya gusura Ahabu i Samariya. Ahabu amwakirana n'abo bari kumwe, ababāgira intama n'ibimasa byinshi. Ahabu ahuruza Yozafati ngo bajye gutera umujyi: wa Ramoti y'i Gileyadi. Ahabu umwami wa Isiraheli abaza Yozafati umwami w'u Buyuda ati: “Wakwemera ko tujyana gutera Ramoti y'i Gileyadi?” Yozafati aramusubiza ati: “Erega jyewe nawe turi umwe, n'ingabo zanjye ni zimwe n'izawe, tuzajyana ku rugamba!” Yozafati yongera kubwira Ahabu ati: “Banza ugishe Uhoraho inama.” Umwami wa Isiraheli akoranya abahanuzi magana ane, arababaza ati: “Mbese jyewe na Yozafati dutere Ramoti y'i Gileyadi cyangwa mbireke?” Abahanuzi baramusubiza bati: “Genda uyitere, Imana izayikugabiza.” Nyamara Yozafati arabaza ati: “Mbese nta muhanuzi w'Uhoraho uri hano ngo tumubaze?” Ahabu aramusubiza ati: “Hasigaye umwe watubariza Uhoraho, ariko simukunda kuko buri gihe ampanurira ibibi, nta cyiza na kimwe ajya ambwira. Yitwa Mikaya mwene Imula.” Yozafati aramusubiza ati: “Sigaho nyagasani, wivuga utyo!” Nuko Umwami Ahabu ahamagaza umugaragu we, aramutuma ati: “Ihute uzane Mikaya mwene Imula.” Umwami wa Isiraheli n'uw'u Buyuda bari bicaye mu ntebe zabo ku irembo ry'umujyi: wa Samariya, bambaye imyambaro ya cyami. Abahanuzi bose bahanuriraga imbere yabo. Uwitwa Sedekiya mwene Kenāna wari waracurishije amahembe y'icyuma, aravuga ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Aya mahembe akubere ikimenyetso cyo kuzatsemba Abanyasiriya.’ ” Abandi bahanuzi bose na bo barahanura bati: “Zamuka utere Ramoti y'i Gileyadi uzahatsinda. Uhoraho azakugabiza uwo mujyi:.” Intumwa yari yoherejwe kwa Mikaya iramubwira iti: “Abandi bahanuzi bose bahanuriye umwami ko azatsinda, uramenye ntunyuranye na bo umuhanurire ibyiza.” Mikaya aramusubiza ati: “Ndahiye Uhoraho ko nta kindi ndi butangaze, uretse icyo Imana yanjye iri bumbwire.” Mikaya asanga umwami, maze Ahabu aramubaza ati: “Mikaya we, mbese jyewe na Yozafati dutere Ramoti y'i Gileyadi cyangwa mbireke?” Mikaya aramusubiza ati: “Nushaka uhatere uzatsinda! Uhoraho azakugabiza uwo mujyi:.” Nyamara Ahabu yongera kumubaza ati: “Mbese ngusabe kangahe kumbwira gusa ukuri kuvuye ku Uhoraho?” Mikaya aramusubiza ati: “Nabonye Abisiraheli bose batataniye ku misozi bameze nk'intama zidafite umushumba, maze Uhoraho aravuga ati: ‘Erega aba bantu ntibagira umutware, buri wese niyisubirire iwe amahoro!’ ” Nuko umwami wa Isiraheli abwira Yozafati ati: “Sinakubwiye ko nta cyiza ajya ampanurira uretse ibibi!” Mikaya yungamo ati: “Umva ijambo ry'Uhoraho: nabonye Uhoraho yicaye ku ntebe ye ya cyami abamarayika bose bamuhagaze iburyo n'ibumoso, maze Uhoraho arabaza ati: ‘Ni nde ugiye gushuka Ahabu umwami wa Isiraheli ngo atere Ramoti y'i Gileyadi yicirweyo?’ Umwe avuga ibye undi ibye. Nuko haza umumarayika ahagarara imbere y'Uhoraho aravuga ati: ‘Ngiye kumushuka.’ Uhoraho aramubaza ati: ‘Uzabigenza ute?’ Umumarayika ati: ‘Ndagenda nshuke abahanuzi be bose bamuhanurire ibinyoma.’ Uhoraho aravuga ati: ‘Genda ukore utyo umushuke, kuko ubishoboye.’ ” Mikaya yungamo ati: “Dore Uhoraho yashyize mu bahanuzi bawe ubuhanuzi bw'ibinyoma, kuko yiyemeje kuguteza ibyago.” Hanyuma Sedekiya mwene Kenāna yegera Mikaya amukubita urushyi avuga ati: “Mbese uwo Mwuka w'Uhoraho wanyuze he umvamo ukaza kuvugana nawe?” Mikaya aramusubiza ati: “Uzarushaho kubisobanukirwa umunsi uzajya kwihisha ahiherereye, uva mu nzu ujya mu yindi.” Nuko Ahabu ategeka umugaragu we ati: “Nimufate Mikaya mumushyikirize Amoni umuyobozi w'umujyi:, na Yowashi umwana wanjye. Mubabwire ko mbategetse gushyira Mikaya muri gereza. Bajye bamuha ibyokurya n'amazi by'intica ntikize, kugeza igihe nzatabarukira amahoro.” Mikaya aramubwira ati: “Nutabaruka amahoro, Uhoraho azaba ataramvugiyemo!” Yungamo ati: “Namwe rubanda mwese murabe mwumva!” Nuko Ahabu umwami wa Isiraheli na Yozafati umwami w'u Buyuda, batera Ramoti y'i Gileyadi. Ahabu abwira Yozafati ati: “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, naho wowe ambara imyambaro yawe ya cyami.” Nuko ariyoberanya bajya ku rugamba. Umwami wa Siriya yari yategetse abagaba b'ingabo zirwanira mu magare y'intambara ati: “Ntimugire undi murwanya yaba umusirikari muto cyangwa umukuru, murwanye gusa umwami wa Isiraheli.” Abagaba b'ingabo zirwanira mu magare y'intambara, babonye Yozafati baribwira bati: “Nguriya umwami wa Isiraheli.” Baramuhindukirana kugira ngo bamurwanye, Yozafati avuza induru. Uhoraho Imana aramutabara aramubakiza. Ba bagaba b'ingabo bamenya ko atari we mwami wa Isiraheli baramureka. Hanyuma umusirikari w'Umunyasiriya arasa umwambi, unyura mu ihuriro ry'umwambaro w'icyuma uhinguranya Ahabu. Ahabu abwira uyoboye igare rye ry'intambara ati: “Hindukiza igare umvane ku rugamba kuko nkomeretse bikomeye.” Nyamara kubera ko uwo munsi urugamba rwari rukomeye, barekera Ahabu mu igare aho bari bahanganye n'Abanyasiriya, bugorobye arapfa. Yozafati umwami w'u Buyuda atabaruka amahoro asubira iwe i Yeruzalemu. Umuhanuzi Yehu mwene Hanani, aramusanganira aramubwira ati: “Mbese utekereza ko ari byiza gufasha abagome ugakunda abanzi b'Uhoraho? Ibyo wakoze byatumye Uhoraho akurakarira. Nyamara hari ibintu byiza wakoze: watwitse inkingi zeguriwe ikigirwamanakazi Ashera uzitsemba mu gihugu, kandi ushakashaka Imana ubikuye ku mutima.” Nuko Yozafati atura i Yeruzalemu, hanyuma azenguruka igihugu kuva i Bērisheba kugera ku misozi ya Efurayimu, atoza abantu bose kugarukira Uhoraho Imana ya ba sekuruza. Ashyira abacamanza muri buri mujyi: ntamenwa wo mu Buyuda, arababwira ati: “Mwitondere umurimo mushinzwe. Si ku bw'abantu mugomba guca imanza, ahubwo ni ku bw'Uhoraho kuko azaba ari kumwe namwe igihe muzaba muca imanza. Mujye mwubaha Uhoraho mwitondere ibyo mukora, kuko Uhoraho Imana yacu atihanganira akarengane, n'uburyamirane na ruswa.” I Yeruzalemu na ho Yozafati ahashyira bamwe mu Balevi no mu batambyi, no mu bakuru b'imiryango y'Abisiraheli, kugira ngo bajye baca imanza mu izina ry'Uhoraho kandi bakemure ibibazo by'abaturage. Arabihanangiriza ati: “Mugomba kurangwa n'icyubahiro mugirira Uhoraho, kugira ngo mukorane ubwitonzi n'umutima uboneye. Igihe cyose abavandimwe banyu bazaza baturutse mu mijyi yabo, bakabagezeho imanza zabo zerekeye ubwicanyi, bakabagezeho n'izerekeye kwica amategeko n'amabwiriza n'amateka cyangwa ibyemezo Imana yafashe, muzabagire inama birinde gucumura ku Uhoraho, kuko nimutagenza mutyo azabarakarira mwebwe n'abavandimwe banyu. Nyamara nimubyubahiriza ntimuzabarwaho icyaha. Dore Umutambyi mukuru Amariya azabayobora mu byerekeye Uhoraho byose, naho Zebadiya mwene Ishimayeli umukuru mu muryango wa Yuda, azabayobora mu byerekeye ubwami byose, Abalevi bo bazaba abayobozi banyu. Ngaho mugire umwete kandi mukurikize aya mabwiriza. Uhoraho azabane n'abakora neza!” Nyuma y'ibyo, Abamowabu n'Abamoni bashyigikiwe n'ab'Abamewuni batera Yozafati. Haza abantu baramubwira bati: “Ingabo nyinshi zaguteye ziturutse hakurya y'Ikiyaga cy'Umunyu mu gihugu cya Edomu, none dore zigeze i Hasasoni-Tamari ari ho Enigedi.” Nuko Yozafati ashya ubwoba yiyemeza kwambaza Uhoraho, ategeka n'Abayuda bose kwigomwa kurya. Abayuda baza baturutse mu mijyi yose y'u Buyuda bakoranijwe no kwambaza Uhoraho, maze baramutakambira. Yozafati akikijwe n'ikoraniro ry'ab'i Yeruzalemu n'Abayuda bose, ahagarara mu Ngoro y'Imana ahateganye n'urugo rushya rw'Ingoro, arasenga ati: “Uhoraho Mana ya ba sogokuruza, ni wowe Mana nyir'ijuru kandi ni wowe utegeka abami bose bo ku isi. Ufite imbaraga n'ububasha ku buryo nta waguhangara. Mana yacu wamenesheje abaturage b'iki gihugu imbere y'ubwoko bwawe bw'Abisiraheli, maze uhatuza iteka ryose abakomoka ku ncuti yawe Aburahamu. Barahatuye bahakubakira Ingoro bagusengeragamo bati: ‘Ibyago nibitugwirira, byaba kwicwa n'intambara cyangwa guhanwa, byaba kwicwa n'icyorezo cyangwa inzara, tuzaza imbere y'iyi Ngoro n'imbere yawe. Bityo tuzagutakambira turi mu kaga, utwumve maze udukize.’ None ubu dore Abamoni n'Abamowabu n'Abedomu baduteye. Nyamara ba sogokuruza igihe ubakuye mu Misiri ntiwatumye banyura muri ibyo bihugu, ahubwo wabanyujije iruhande kugira ngo be gutsemba ayo moko. None abo bantu inyiturano yabo, ni ukuza kutwirukana mu gihugu waduhayeho gakondo! Mana yacu, ese ntiwabaha igihano kibakwiriye? Dore nta mbaraga dufite zo guhangana na kiriya gitero kinini kiduteye, rwose twabuze uko tugira. Ahubwo ni wowe duhanze amaso.” Igihe Yozafati yasengaga, Abayuda bose hamwe n'abagore babo n'abana babo, bari bahagaze imbere y'Ingoro. Nuko igihe bari bakoranye, Mwuka w'Uhoraho aza kuri Yahaziyeli mwene Zekariya umuhungu wa Benaya, mwene Yeyiyeli umuhungu wa Mataniya w'Umulevi ukomoka kuri Asafu. Yahaziyeli aravuga ati: “Nimutege amatwi Bayuda mwese, namwe baturage b'i Yeruzalemu n'Umwami Yozafati. Uhoraho aravuze ngo: ‘Mwitinya kandi mwikuka umutima kubera kiriya gitero kinini kuko atari mwe muzakirwanya, ahubwo ari Uhoraho. Ejo muzamanuke mubatere dore barazamuka umusozi wa Zizi, muzabasanga aho ikibaya kirangiriye ahateganye n'ubutayu bwa Yeruweli. Ntimuzigere mubarwanya, ahubwo muzashinge ibirindiro maze mwirebere uko Uhoraho azabaha gutsinda. Bayuda namwe baturage b'i Yeruzalemu, mwitinya kandi mwikwiheba! Ejo muzabatere, kandi Uhoraho azaba ari kumwe namwe.’ ” Nuko Yozafati yikubita hasi yubamye, Abayuda bose n'abaturage b'i Yeruzalemu babigenza batyo, baramya Uhoraho. Abalevi bakomoka kuri Kehati no kuri Kōra, barahaguruka basingiza Uhoraho Imana y'Abisiraheli baranguruye amajwi. Abayuda bazinduka kare mu gitondo, bose bashyira nzira bajya mu butayu bw'i Tekowa. Bagiye kugenda Yozafati arababwira ati: “Bayuda namwe baturage b'i Yeruzalemu, nimunyumve! Nimwizera Uhoraho Imana yanyu muzagira imbaraga, kandi nimwizera abahanuzi bayo muzatsinda.” Amaze kujya inama na rubanda, Yozafati ashyiraho abaririmbyi baza kugenda imbere y'ingabo bambaye imyambaro yeguriwe Imana, bahimbaza Uhoraho bati: “Musingize Uhoraho kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.” Igihe bateruye indirimbo zo gusingiza, Uhoraho ateza umwiryane mu Bamoni n'Abamowabu n'Abedomu bari bateye Abayuda maze basubiranamo. Abamoni n'Abamowabu barwanya Abedomu barabatsemba. Bamaze gutsemba Abedomu, na bo ubwabo basubiranamo baramarana. Abayuda bageze ku munara wari mu butayu, bareba cya gitero basanga abantu bose babaye imirambo, nta n'umwe wacitse ku icumu. Yozafati n'ingabo ze baje gucuza imirambo bahasanga amatungo menshi n'ibintu, n'imyenda n'ibindi by'agaciro. Bajyanamo bimwe kuko batashoboraga kubitwara byose, maze bamara iminsi itatu batwara iminyago kuko yari myinshi. Ku munsi wa kane bakoranira mu Kibaya cya Beraka. Aho hantu na n'ubu haracyitwa “Ikibaya cya Beraka ” kuko ari ho basingirije Uhoraho. Abayuda bose n'abaturage b'i Yeruzalemu, Yozafati abarangaje imbere basubira i Yeruzalemu banezerewe, kuko Uhoraho yari yabahaye kwishima abakiza abanzi babo. Nuko binjira mu mujyi: wa Yeruzalemu bavuza amakondera, n'inanga n'imyirongi bagera ku Ngoro y'Uhoraho. Mu mahanga bamenya ko Uhoraho Imana yarwanyije abanzi b'Abisiraheli, bose bashya ubwoba baramutinya. Nuko Yozafati ategeka mu ituze, kuko Imana yari yamuhaye amahoro impande zose. Yozafati mwene Asa yabaye umwami w'u Buyuda afite imyaka mirongo itatu n'itanu, amara imyaka makumyabiri n'itanu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Azuba umukobwa wa Shiluhi. Yozafati yakurikije se Asa muri byose, akora ibinogeye Uhoraho. Icyakora ntiyasenya ahasengerwaga, kandi n'abantu bari batariyegurira Imana ya ba sekuruza. Ibindi bikorwa bya Yozafati, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu bikorwa bya Yehu mwene Hanani, byashyizwe mu gitabo cy'abami ba Isiraheli. Nyuma y'ibyo, umwami w'u Buyuda Yozafati yuzura na Ahaziya umwami wa Isiraheli wari umunyangesombi. Bafatanya gukora amato yajyaga mu gihugu cya kure, bayakorera mu cyambu cya Esiyoni-Geberi. Ariko umuhanuzi Eliyezeri mwene Dodavahu w'i Maresha aburira Yozafati ati: “Kubera ko wuzuye na Ahaziya, Uhoraho agiye gutsemba ibyo wakoze.” Nuko amato amenagurika atarajya mu bihugu bya kure. Yozafati arapfa bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi, umuhungu we Yoramu amusimbura ku ngoma. Yoramu yari afite abavandimwe ari bo bahungu ba Yozafati umwami wa Isiraheli, abo ni Azariya na Yehiyeli, na Zakariya na Azariya, na Mikayeli na Shefatiya. Se yari yabahaye impano nyinshi z'ifeza n'izahabu n'ibindi by'agaciro, n'imijyi ntamenwa yo mu Buyuda, ariko Yoramu ni we yahisemo kumusimbura kubera ko ari we mfura ye. Nuko Yoramu asimbura se ku ngoma, amaze gukomera yicisha inkota abavandimwe be bose ndetse n'ibindi bikomangoma byo mu Bisiraheli. Yoramu yabaye umwami afite imyaka mirongo itatu n'ibiri, amara imyaka umunani ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yitwara nabi nk'abami ba Isiraheli, akurikiza n'imigenzereze y'inzu y'umuryango wa Ahabu kuko yari umukwe we, akora ibitanogeye Uhoraho. Nyamara Uhoraho ntiyashatse gutsembaho umuryango wa Dawidi, kuko yari yaramusezeranyije ko we n'abazamukomokaho bazasimburana ku ngoma iteka. Yoramu ari ku ngoma, Abedomu bigometse ku butegetsi bwe bishyiriraho uwabo mwami. Yoramu ashyira nzira aherekejwe n'abatware b'ingabo ze n'amagare ye yose y'intambara, ariko Abedomu barabagota. Nuko nijoro, umwami n'abatwaye amagare y'intambara baca icyuho baracika. Kuva icyo gihe Abedomu bakomeje kugomera Abayuda. Abatuye umujyi: wa Libuna na bo bagomera Yoramu, kuko yari yararetse kumvira Uhoraho Imana ya ba sekuruza. Ubwe yari yarubakishije ahasengerwa ibigirwamana ku misozi y'u Buyuda, bityo atuma abantu b'i Yeruzalemu no mu Buyuda bagomera Imana. Urwandiko ruturutse ku muhanuzi Eliya rugera kuri Yoramu ruvuga ruti: “Uhoraho Imana ya sokuruza Dawidi aravuze ati: ‘Ntiwakurikije imigenzereze ya Yozafati n'iya sokuru Asa, bakubanjirije ku ngoma mu Buyuda. Ahubwo urakurikiza imigenzereze y'abami ba Isiraheli, utoza Abayuda n'abatuye i Yeruzalemu gusenga ibigirwamana nk'uko umuryango wa Ahabu wabigenje. Wicishije n'abavandimwe bawe nubwo bakurushaga ubutungane. Kubera ibyo, Uhoraho agiye guteza ibyago bikomeye urugo rwawe, n'abana bawe n'abagore bawe, n'ibyo utunze byose. Nawe ubwawe ugiye kurwara indwara zikomeye, imwe izagufate mu mara igende ikura kugeza ubwo uzana amagara.’ ” Nuko Uhoraho ateza Yoramu Abafilisiti n'Abarabu, baturanye n'Abanyakushi. Batera u Buyuda basahura ibintu byose byari biri mu ngoro ya cyami, banyaga n'abana n'abagore ba Yoramu, ntibagira umuhungu n'umwe bamusigira uretse Ahaziya wari umuhererezi. Nyuma y'ibyo, Uhoraho amuteza indwara simusiga yo mu mara. Iminsi irahita, nyuma y'imyaka ibiri azana amagara kubera iyo ndwara maze apfa ababara cyane. Ntibamucanira igishyito nk'uko babigenzerezaga ba sekuruza be. Yoramu yabaye umwami afite imyaka mirongo itatu n'ibiri, amara imyaka umunani ari ku ngoma i Yeruzalemu. Kuko nta wababajwe n'urupfu rwe bamushyingura mu Murwa wa Dawidi, ariko hatari mu irimbi ry'abami. Abaturage b'i Yeruzalemu basimbuza Yoramu umuhungu we w'umuhererezi Ahaziya, kuko cya gitero cy'Abarabu na bagenzi babo cyari cyishe abahungu be bakuru bose. Bityo Ahaziya mwene Yoramu aba umwami mu Buyuda. Ahaziya yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'ibiri, amara umwaka umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Ataliya wakomokaga kuri Omuri. Ahaziya na we yitwara nabi nk'abo mu muryango wa Ahabu, kubera ko nyina yamwoshyaga gukora ibibi. Akora ibitanogeye Uhoraho nk'abo mu muryango wa Ahabu, kuko ari bo bamugiraga inama zo kumuyobya. Inama zabo ni zo zateye Ahaziya kujyana na Yehoramu mwene Ahabu umwami wa Isiraheli, gutera Hazayeli umwami wa Siriya i Ramoti y'i Gileyadi. Abanyasiriya bakomeretsa Yehoramu, agaruka i Yizerēli kwivurizayo ibikomere yari yakomerekeye i Ramoti arwana Hazayeli umwami wa Siriya. Nuko Ahaziya mwene Yoramu umwami w'u Buyuda, ajya i Yizerēli gusura Yehoramu mwene Ahabu wari wakomeretse. Imana ni yo yashatse ko Ahaziya asura Yehoramu kugira ngo agweyo. Ahaziya ageze kwa Yehoramu bajyana kwa Yehu mwene Nimushi, uwo Uhoraho yatoranyije kugira ngo arimbure umuryango wa Ahabu. Nuko Yehu ahana umuryango wa Ahabu mu izina ry'Imana, akoranya ibikomangoma by'u Buyuda na bene wabo wa Ahaziya bamuherekeje arabica. Yehu ashakisha Ahaziya bamufatira i Samariya aho yari yihishe, bamuzanira Yehu aramwica, baramushyingura kuko bavugaga bati: “Uyu ni we mwene Yozafati washakashatse Uhoraho abikuye ku mutima.” Nuko habura n'umwe mu muryango wa Ahaziya ubasha kumusimbura ku ngoma. Ataliya nyina wa Ahaziya yumvise ko umuhungu we yapfuye, atsemba abakomoka ku mwami w'u Buyuda bose. Igihe babicaga, Yehosheba mushiki wa Ahaziya afata Yowasi mwene Ahaziya, amukura mu bahungu b'umwami bari bagiye kwicwa. Aramujyana hamwe n'umurezi we, amuhisha mu cyumba cy'Ingoro bararagamo ku buryo Ataliya atashoboye kumwica. Yehosheba umugore w'umutambyi Yehoyada yari umukobwa wa Yoramu wahoze ari umwami w'u Buyuda, bityo akaba mushiki wa Ahaziya. Nuko Yowasi amara imyaka itandatu hamwe n'umurezi we na Yehosheba, bihishe mu Ngoro y'Imana. Icyo gihe Ataliya ni we wategekaga igihugu. Mu mwaka wa karindwi Yehoyada afata icyemezo cyo kugirana amasezerano n'abagaba b'ingabo, ari bo Azariya mwene Yerowamu, na Ishimayeli mwene Yehohanani, na Azariya mwene Obedi, na Māseya mwene Adaya, na Elishafati mwene Zikiri. Bazenguruka u Buyuda, bakoranya Abalevi bo mu mijyi yose n'abakuru b'imiryango y'Abisiraheli, bagarukana na bo i Yeruzalemu. Nuko iryo koraniro ryose ry'abantu rigirana amasezerano n'umwami mu Ngoro y'Imana. Yehoyada arababwira ati: “Nguyu umwana w'umwami. Ni we ugomba kwimikwa nk'uko Uhoraho yabisezeranyije abakomoka kuri Dawidi. Dore uko mugiye kubigenza: abatambyi n'Abalevi bashinzwe imirimo yo ku isabato, itsinda rya mbere rizarinda amarembo y'Ingoro y'Imana, itsinda rya kabiri ririnde ingoro ya cyami, irya gatatu ririnde irembo ry'urufatiro. Naho rubanda bazaba bari mu kibuga cy'Ingoro y'Uhoraho. Ntihazagire undi winjira mu Ngoro y'Uhoraho, uretse abatambyi n'Abalevi bazaba bari ku murimo wabo, kuko ari bo babyeguriwe. Abandi bose bazubahiriza itegeko ry'Uhoraho. Abalevi bazaba bakikije umwami buri wese afite intwaro mu ntoki, maze uzashaka kwinjira mu Ngoro y'Imana azicwe. Muzabe mushagaye umwami aho azajya hose!” Abalevi n'Abayuda bose bakora uko umutambyi Yehoyada yari yabategetse, buri wese afata abantu be, ari abatangiraga umurimo wabo wo ku isabato, ari n'abawurangizaga uwo munsi, kubera ko umutambyi Yehoyada nta tsinda na rimwe ry'abakozi yari yahaye ikiruhuko. Abakuru b'ingabo abaha amacumu n'ingabo z'amoko yose by'Umwami Dawidi, byari byarabitswe mu Ngoro y'Uhoraho. Nuko afata abaturage bose buri wese afite icumu rye mu ntoki, abashyira hafi y'urutambiro n'Ingoro y'Uhoraho, uhereye mu ruhande rw'amajyepfo ukageza mu rw'amajyaruguru kugira ngo bakikize umwami. Nuko Yehoyada n'abahungu be bazana Yowasi umwana w'umwami, bamwambika ikamba, bamushyikiriza n'inyandiko irimo amategeko, amwerekana ku mugaragaro. Bamwimikisha amavuta bavuga bati: “Harakabaho umwami!” Ataliya yumvise urusaku rwa rubanda bagendaga basingiza umwami, aragenda asanga imbaga y'abantu mu Ngoro y'Uhoraho. Arebye abona umwami ahagaze ku ibaraza imbere y'umuryango w'Ingoro y'Uhoraho. Abaririmbyi n'abacuranga amakondera bari bamukikije. Abantu bose bagaragazaga ibyishimo byabo bavuza n'amakondera. Abacuranzi bavuzaga ibicurangisho byabo, bigaherekeza indirimbo zisingiza umwami. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, arataka cyane ati: “Mbega ubugambanyi! Mbega ubugambanyi!” Yehoyada ntiyashatse kumwicira mu Ngoro y'Uhoraho, ahubwo abwira abagaba b'ingabo ati: “Nimumusohore mumushyire hanze y'Ingoro, nihagira umukurikira mumwicishe inkota.” Nuko bajyana Ataliya bamunyuza mu irembo ry'amafarasi, bamugejeje ku ngoro y'umwami baba ari ho bamwicira. Yehoyada agirana amasezerano na rubanda rwose n'umwami, kugira ngo babe umuryango w'Uhoraho. Nuko rubanda rwose rwiroha ku ngoro ya Bāli barayisenya, bamena intambiro zayo n'amashusho yayo, maze bahicira Matani umutambyi wayo. Yehoyada ashinga abatambyi b'Abalevi kurinda Ingoro y'Uhoraho. Dawidi yari yarabaremyemo amatsinda, kugira ngo bajye batamba ibitambo bikongorwa n'umuriro mu Ngoro y'Uhoraho, nk'uko Musa yari yarabategetse ngo bajye bakora uwo murimo baririmba indirimbo z'ibyishimo. Yehoyada yashyizeho n'abarinzi ku miryango y'Ingoro y'Uhoraho, kugira ngo hatagira umuntu uhumanye winjiramo. Yehoyada akoranya abagaba b'ingabo n'ibikomangoma, n'abayobozi b'abaturage na rubanda, maze bashagara umwami kuva ku Ngoro y'Uhoraho bamugeza mu ngoro ye ya cyami, bamunyujije mu irembo rya ruguru. Nuko Yowasi yicara ku ntebe ya cyami. Rubanda bose basābwa n'ibyishimo, umujyi: ugira amahoro nyuma y'aho Ataliya yicishijwe inkota. Yowasi yabaye umwami afite imyaka irindwi, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Sibiya w'i Bērisheba. Yowasi yakoze ibinogeye Uhoraho mu gihe cyose Yehoyada yari akiriho. Yehoyada ashakira Yowasi abagore babiri, babyarana abahungu n'abakobwa. Hanyuma Yowasi agira igitekerezo cyo gusana Ingoro y'Uhoraho. Akoranya abatambyi n'Abalevi arababwira ati: “Mugende mujye mu mijyi y'u Buyuda, mwake Abisiraheli bose ifeza zo gusanisha buri mwaka Ingoro y'Imana yanyu, kandi mwihutire kubikora!” Ariko Abalevi ntibihutira kujyayo. Nuko umwami atumiza Yehoyada Umutambyi mukuru aramubaza ati: “Kuki utategetse Abalevi ngo bajye mu Buyuda n'i Yeruzalemu, kuzana amakoro y'Ingoro y'Uhoraho nk'uko Musa umugaragu we yategetse Abisiraheli bose? Koko rero abahungu ba wa mugore Ataliya wigize icyigomeke bahumanije Ingoro y'Imana, bakoresha n'ibikoresho byeguriwe Ingoro y'Uhoraho basenga Bāli.” Nuko umwami ategeka ko bakora isanduku, bakayishyira hanze ku muryango w'Ingoro y'Uhoraho. Batangaza muri Yeruzalemu no mu Buyuda bwose ko bagomba kuzanira Uhoraho amakoro, Musa umugaragu w'Imana yategetse Abisiraheli igihe yari mu butayu. Rubanda rwose n'abategetsi bose batanga ifeza bafite umutima mwiza, barazizana bazishyira mu isanduku kugeza igihe yuzuriye. Igihe cyarageraga Abalevi bakajyana isanduku ku mugenzuzi w'ibwami wari ubishinzwe. Iyo basangaga yuzuye, umunyamabanga w'umwami n'abahagarariye Umutambyi mukuru barayajyanaga bagakuramo ifeza, isanduku bakayisubiza mu mwanya wayo. Babigenzaga batyo buri munsi bakakira ifeza nyinshi. Nuko umwami na Yehoyada baziha abayobozi b'imirimo, maze bariha abakozi baconga amabuye n'ababaji kimwe n'abacuzi b'ibyuma n'umuringa, kugira ngo basane Ingoro y'Uhoraho. Abakozi bakorana umwete umurimo barawutunganya, basana Ingoro y'Imana bayisubiza uko yari iri barayikomeza. Barangije bazanira umwami na Yehoyada ifeza basaguye, maze bazikoreshamo ibikoresho by'Ingoro y'Uhoraho, ari byo bikoresho byo mu Ngoro n'ibikoreshwa mu gutamba ibitambo bikongorwa n'umuriro: ibikombe n'ibindi bikozwe mu izahabu n'ifeza. Nuko mu gihe cyose umutambyi Yehoyada yari akiriho, bakomeza gutamba ibitambo bikongorwa n'umuriro mu Ngoro y'Uhoraho. Yehoyada arasaza cyane, apfa afite imyaka ijana na mirongo itatu. Bamushyingura mu Murwa wa Dawidi mu irimbi ry'abami, kuko yari yagiriye neza Abisiraheli, yubaha Imana n'Ingoro yayo. Yehoyada amaze gupfa, abatware b'Abayuda baza gushengerera umwami na we arabumva. Nuko bazinukwa Ingoro y'Uhoraho Imana ya ba sekuruza, maze basenga ikigirwamanakazi Ashera n'ibindi bigirwamana. Icyo cyaha gituma Imana irakarira abatuye u Buyuda na Yeruzalemu. Uhoraho aboherereza abahanuzi agira ngo bamugarukire, ariko ntihagira n'umwe ubumva. Nuko Mwuka w'Imana aza ku mutambyi Zakariya mwene Yehoyada, ahagarara imbere ya rubanda aravuga ati: “Uhoraho Imana arababaza impamvu mudakurikiza amabwiriza ye. Ntimuzagira amahoro kubera ko mwimūye Uhoraho, na we yarabazinustwe.” Nyamara bagambanira Zakariya, umwami ategeka ko bamutera amabuye bakamwicira mu rugo rw'Ingoro y'Uhoraho. Umwami Yowasi yiyibagiza ineza Yehoyada yamugiriye, maze yica umwana we. Zakariya agiye gupfa aravuga ati: “Uhoraho narebe ibyo ukoze maze azabikuryoze.” Umwaka urangiye Abanyasiriya batera Yowasi, basesekara i Yeruzalemu no mu Buyuda batsemba abayobozi bose, maze iminyago bayoherereza umwami wabo i Damasi. Nyamara icyo gitero cy'Abanyasiriya cyari kigizwe n'ingabo nkeya, maze Uhoraho azigabiza ingabo z'Abayuda nyinshi cyane, kubera ko bari barasuzuguye Uhoraho Imana ya ba sekuruza. Icyo ni cyo gihano Yowasi yahawe. Ingabo z'Abanyasiriya zisiga Yowasi yakomeretse bikomeye. Nuko babiri mu bagaragu be baramugambanira kubera ko yishe umwana w'umutambyi Yehoyada, maze bamwicira ku buriri bwe. Birangiye bamushyingura mu Murwa wa Dawidi, ariko ntibamuhamba mu mva z'abami. Abamugambaniye ni Zabadi mwene Shimeyati w'Umwamonikazi, na Yehozabadi mwene Shimiriti w'Umumowabukazi. Ibyerekeye abahungu be n'ibyo bamuhanuriye byose, n'ibireba isanwa ry'Ingoro y'Imana, byose byanditswe mu bisobanuro by'igitabo cyitwa icy'abami. Umuhungu we Amasiya amusimbura ku ngoma. Amasiya yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'itanu, amara imyaka makumyabiri n'icyenda ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yehoyadini w'i Yeruzalemu. Amasiya yakoze ibinogeye Uhoraho, ariko ntiyabikoze abikuye ku mutima. Amaze gukomeza ubutegetsi bwe, yica abasirikare be bari barishe se, Umwami Yowasi. Icyakora ntiyica abahungu babo kuko yakurikije ibyanditswe mu gitabo cy'Amategeko ya Musa, aho Uhoraho yategetse ngo “Ababyeyi ntibakicwe baryozwa ibyaha by'abana babo, kandi n'abana ntibakicwe baryozwa ibyaha by'ababyeyi, ahubwo buri muntu azazira icyaha cye bwite.” Amasiya akoranya Abayuda akurikije imiryango yabo, ashyiraho abakuru b'ingabo batwara amagana, n'abatwara ibihumbi bo mu Buyuda no mu ntara y'u Bubenyamini hose. Hanyuma abarura abasore bose bagejeje ku myaka makumyabiri n'abayirengeje, abona ibihumbi magana atatu bashobora kujya ku rugamba, bazi kurwanisha inkota n'amacumu. Atanga toni eshatu z'ifeza, maze agurira abagabo b'intwari ibihumbi ijana b'Abisiraheli. Ariko umuhanuzi aza kubwira Amasiya ati: “Nyagasani! Ntujyane n'ingabo z'Abisiraheli kuko Uhoraho atari kumwe n'Abisiraheli, bariya bene Efurayimu bose! Koko rero uramutse uzizanye wibwira ko wagira imbaraga ku rugamba, Imana yatuma abanzi bawe bagutsinda, kuko Imana ari yo yatuma utsinda cyangwa utsindwa.” Amasiya abaza uwo muhanuzi ati: “None nabigenza nte, ko nahaye ingabo z'Abisiraheli toni eshatu z'ifeza?” Umuhanuzi aramusubiza ati: “Uhoraho afite icyo azaguha kiruta ibyo.” Nuko Amasiya asezerera ingabo z'Abefurayimu basubira iwabo bafite umujinya mwinshi, bagenda barakariye Abayuda. Amasiya amaze gukomera bihagije atabarana n'ingabo ze mu kibaya cy'Umunyu, bahatsinda ingabo ibihumbi icumi z'Abedomu. Abayuda bafata abantu ibihumbi icumi babajyana hejuru y'urutare barabahanantura, bose baravunagurika. Icyakora za ngabo z'Abisiraheli Amasiya yari yirukanye kugira ngo zidatabarana na we, zitera imijyi y'u Buyuda zirayigabiza kuva i Samariya kugeza i Betihoroni. Zihatsinda abantu ibihumbi bitatu, zinyaga iminyago myinshi. Amasiya ahindukiye amaze gutsinda Abedomu, azana ibigirwamana by'Abanyaseyiri maze abigira ibye, arabisenga abyosereza n'imibavu. Nuko Uhoraho aramurakarira cyane, amwoherereza umuhanuzi kugira ngo amubaze ati: “Kuki wemera gusenga ibigirwamana bya bariya bantu bitashoboye kubakuvana mu nzara?” Akivuga ibyo Amasiya aramubaza ati: “Ese wahawe uburenganzira bwo kugira inama umwami? Ceceka! Urashaka se gukubitwa?” Umuhanuzi araceceka ariko abanje kumubwira ati: “Nzi ko Imana ishaka kukurimbura, kuko utumviye inama zanjye.” Umwami w'u Buyuda Amasiya amaze kugisha inama, atuma ku mwami wa Isiraheli Yehowasi mwene Yehowahazi umuhungu wa Yehu ati: “Ngwino turwane imbonankubone!” Yehowasi umwami wa Isiraheli atuma kuri Amasiya umwami w'u Buyuda ati: “Igihe kimwe, igitovu cyo ku bisi bya Libani cyatumye ku giti cya sederi cy'aho muri Libani kiti ‘Ndagusaba umugeni w'umuhungu wanjye.’ Bukeye inyamaswa inyura kuri icyo gitovu irakiribata. None wowe uravuga ko watsinze Abedomu, uriyumvamo ikuzo. Tuza ugume iwawe! Kuki wikururira intambara kandi izaguhitana hamwe n'igihugu cy'u Buyuda?” Nyamara Amasiya ntiyita kuri uwo muburo, kuko ibyo byari biturutse ku Mana yashakaga kumugabiza Yehowasi, kubera ko bayobotse imana z'Abedomu. Yehowasi umwami wa Isiraheli arazamuka arwana na Amasiya umwami w'u Buyuda, bahanganira i Betishemeshi mu Buyuda. Ingabo z'u Buyuda zitsindwa n'Abisiraheli maze zirahunga, buri wese ajya iwe. Yehowasi umwami wa Isiraheli afatira mpiri i Betishemeshi Amasiya mwene Yowasi, umuhungu wa Ahaziya umwami w'u Buyuda. Yehowasi amujyana i Yeruzalemu, kandi asenya igice cy'urukuta rw'umujyi: kuva ku irembo rya Efurayimu kugeza ku ry'Inguni, hajya kureshya na metero magana abiri. Nuko asahura izahabu n'ifeza n'ibikoresho byose byari mu Ngoro y'Imana birinzwe na Obededomu, asahura n'ibyari mu bubiko bw'ingoro ya cyami, maze atwara iminyago y'abantu ho ingwate asubira i Samariya. Amasiya mwene Yowasi umwami w'u Buyuda, abaho imyaka cumi n'itanu nyuma y'urupfu rwa Yehowasi mwene Yehowahazi umwami wa Isiraheli. Ibindi bikorwa bya Amasiya, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda n'aba Isiraheli”. Kuva aho Amasiya arekeye gukurikira Uhoraho, abaturage b'i Yeruzalemu baramugambaniye maze ahungira i Lakishi, bamukurikiranayo bamwicirayo. Umurambo we bawuzana uhetswe n'ifarasi, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Abaturage b'u Buyuda bimika Uziya wari ufite imyaka cumi n'itandatu, asimbura se Amasiya ku ngoma. Amasiya amaze gupfa, Uziya yagaruje umujyi: wa Elati arawusana. Uziya yabaye umwami afite imyaka cumi n'itandatu, amara imyaka mirongo itanu n'ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yekoliya w'i Yeruzalemu. Uziya akora ibinogeye Uhoraho nka se Amasiya. Yagerageje kuyoboka Imana mu gihe cyose cy'imibereho ya Zekariya, wamwigishaga kubaha Imana. Nuko Uhoraho amuha umugisha. Uziya arwanya Abafilisiti maze asenya inkuta z'i Gati n'iz'i Yabune n'iza Ashidodi, yubaka imijyi mu karere ka Ashidodi no mu Bufilisiti. Imana iramutabara atsinda Abafilisiti, n'Abarabu batuye i Guru-Bāli n'Abamewuni. Abamoni bazanira Uziya amakoro kuko yari akomeye cyane, maze aba ikirangirire hose kugeza no ku mipaka ya Misiri. Hanyuma Uziya yubaka iminara i Yeruzalemu no ku Irembo ry'Inguni, no ku Irembo ry'ikibaya no ku nguni y'urukuta maze arayikomeza. Yubaka kandi indi minara mu butayu, acukurisha amariba menshi kuko yari atunze cyane, yari afite n'abahinzi mu misozi no mu bibaya. Yari afite kandi abakozi bo mu mizabibu yo ku dusozi n'iyo mu turere turumbuka, kubera ko yakundaga ubuhinzi. Uziya yari afite ingabo ziteguye kujya ku rugamba, zigabanyijemo amatsinda ukurikije umubare w'ingabo zabaruwe n'umwanditsi Yeyiyeli n'umukozi Māseya. Zari ziyobowe na Hananiya, umwe mu bagaba b'ingabo z'umwami. Umubare wose w'abakuru b'imiryango y'abo bagabo b'intwari, wari ibihumbi bibiri na magana atandatu. Bayoboraga umutwe w'ingabo ugizwe n'abantu ibihumbi magana atatu na birindwi na magana atanu, bari bafite ingufu kandi bari bagenewe kurinda umwami abanzi. Buri gihe uko bajyaga ku rugamba Uziya yabahaga ingabo n'amacumu, n'ingofero n'imyambaro y'ibyuma, n'imiheto n'amabuye y'imihumetso. Abakozi be b'abahanga b'i Yeruzalemu, bamukoreye imashini zo gushyira hejuru y'iminara no hejuru y'inguni, zigenewe kohereza imyambi n'amabuye manini. Uziya afashijwe n'Imana aba ikirangirire, agenda arushaho gukomera aba icyamamare. Uziya amaze gukomera yishyira hejuru, bimutera kuyoba maze agomera Uhoraho Imana ye. Ndetse yinjira mu Ngoro y'Uhoraho agiye koserezayo imibavu. Umukuru w'abatambyi Azariya amukurikirayo, ari kumwe n'abandi batambyi b'Uhoraho mirongo inani b'intwari. Bahagarara imbere y'Umwami Uziya baramubwira bati: “Ntabwo ari wowe Uziya ugomba kosereza Uhoraho imibavu, ahubwo ni abatambyi bakomoka kuri Aroni, bo beguriwe uwo murimo wo kosa imibavu. Sohoka mu Cyumba kizira inenge kuko wayobye! Icyo wakoze ntikiguhesha ikuzo ku Uhoraho Imana.” Uziya wari ugifite icyotezo mu ntoki arakarira abatambyi, maze indwara zanduza zihita zisesa mu ruhanga akiri imbere y'abatambyi, mu Ngoro y'Uhoraho hafi y'aho bosezereza imibavu. Umutambyi mukuru Azariya n'abandi batambyi bamurebye, babona indwara z'uruhu zanduza zamufashe mu ruhanga. Ako kanya baramusohora, na we yihutira gusohoka kuko Uhoraho yari yamuhannye. Umwami Uziya akomeza kurwara indwara z'uruhu zanduza, ahabwa akato kuva icyo gihe kugeza igihe apfiriye, aba ukwe adashobora gusubira mu Ngoro y'Uhoraho. Umuhungu we Yotamu wari umuyobozi w'imirimo y'ibwami, ayobora abatuye igihugu. Ibindi bikorwa bya Uziya, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe n'umuhanuzi Ezayi mwene Amotsi. Uziya amaze gupfa bamushyingura hafi ya ba sekuruza iruhande rw'imva z'abami, kuko yari arwaye indwara z'uruhu zanduza. Umuhungu we Yotamu amusimbura ku ngoma. Yotamu yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'itanu, amara imyaka cumi n'itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yerusha umukobwa wa Sadoki. Yotamu akora ibinogeye Uhoraho nka se Uziya. Icyakora we ntiyigeze yinjira mu Ngoro y'Uhoraho, ariko abantu bakomeza gukora nabi. Yotamu ni na we wubakishije irembo ryo mu majyaruguru y'Ingoro y'Uhoraho, asana n'ahantu henshi ku rukuta rwa Ofeli. Yubatse kandi imijyi mu misozi y'u Buyuda, yubaka n'ibigo ntamenwa n'iminara mu mashyamba. Yarwanye intambara n'umwami w'Abamoni aramutsinda. Uwo mwaka Abamoni bamuhaye amakoro agizwe na toni eshatu z'ifeza, na toni ibihumbi bitatu by'ingano za nkungu, na toni ibihumbi bitatu by'ingano za bushoki, no mu myaka ibiri ikurikiyeho babigenza batyo. Yotamu arakomera cyane, kuko yari yarakoze ibinogeye Uhoraho Imana ye. Ibindi bikorwa n'ibigwi bya Yotamu n'intambara yarwanye, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli n'ab'u Buyuda”. Yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'itanu, amara imyaka cumi n'itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Hanyuma Yotamu yisazira amahoro bamushyingura mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Ahazi amusimbura ku ngoma. Ahazi yabaye umwami afite imyaka makumyabiri, amara imyaka cumi n'itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Ahazi yakoze ibitanogeye Uhoraho, ntiyagenza nka sekuruza Dawidi. Ahubwo yagenjeje nk'abami ba Isiraheli, ndetse acurisha amashusho ya Bāli mu muringa kugira ngo ayaramye. Ahazi yosereza imibavu mu kabande ka Hinomu, ageza n'aho atamba abana be, akurikije imihango ihumanye yakorwaga n'amoko Uhoraho yirukanye mu gihugu akayisimbuza Abisiraheli. Nuko atamba ibitambo, yosereza n'imibavu ahasengerwaga no ku mpinga z'imisozi, no munsi y'ibiti byose bitoshye. Nuko Uhoraho Imana atererana Ahazi maze umwami wa Siriya aramutsinda, yigarurira Abayuda benshi cyane abajyana ho iminyago i Damasi. Uhoraho arongera amuteza Peka mwene Remaliya umwami wa Isiraheli, na we aramutsinda bikabije. Mu munsi umwe Peka yica Abayuda b'intwari ibihumbi ijana na makumyabiri, kubera ko bari barasuzuguye Uhoraho Imana ya ba sekuruza. Igihangange Zikiri wo mu Befurayimu yica Māseya umuhungu w'umwami, na Azirikamu umukuru w'ingoro y'umwami, na Elikana wari wungirije umwami. Abisiraheli batwara ho iminyago Abayuda ibihumbi magana abiri, barimo abagore n'abana b'abahungu n'abakobwa, banyaga n'ibintu byinshi babijyana i Samariya. Umuhanuzi w'Uhoraho witwaga Odedi arahatunguka, aza gusanganira ingabo zigeze i Samariya arazibwira ati: “Uhoraho Imana ya ba sokuruza yarakariye Abayuda irababagabiza, mubicana umujinya ukabije ku buryo byageze no mu ijuru. None abo Bayuda n'abatuye i Yeruzalemu murashaka kubagira inkoreragahato! Ese mwebwe nta gicumuro mufite ku Uhoraho Imana yanyu? Nimunyumve murekure abo bene wanyu mwazanye ho iminyago, kuko namwe Uhoraho yabarakariye.” Nuko bamwe mu bayobozi b'Abefurayimu ari bo Azariya mwene Yehohanani, na Berekiya mwene Meshilemoti, na Yehizikiya mwene Shalumu, na Amasa mwene Hadulayi, bamagana abari bavuye ku rugamba barababwira bati: “Ntimugeze izo mfungwa hano kuko twaba ducumuye ku Uhoraho. Mbese murashaka kongera ibyaha n'ibicumuro byacu bisanzwe ari byinshi, ku buryo uburakari bw'Imana bwagurumaniye Isiraheli?” Nuko za ngabo zisiga imfungwa n'iminyago imbere y'abakuru b'ingabo n'ikoraniro ryose. Abantu bahamagawe mu mazina bategekwa kwita kuri izo mfungwa, bazanira imyenda y'imicuzo n'inkweto abari bambaye ubusa barabambika, babaha ibyokurya n'ibyokunywa, babomora inguma, abadashobora kugenda babashyira ku ndogobe babageza kwa bene wabo i Yeriko, umujyi: w'imikindo. Hanyuma basubira i Samariya. Muri iyo minsi, Umwami Ahazi asaba inkunga umwami wa Siriya. Ubwo kandi Abedomu bari bateye Abayuda babajyana ho iminyago. Abafilisiti na bo bari bateye imijyi y'i Kefila n'iyo mu majyepfo y'u Buyuda. Bari bafashe umujyi: wa Betishemeshi n'uwa Ayaloni, n'uwa Gederoti n'uwa Soko n'insisiro zawo, n'uwa Timuna n'insisiro zawo, n'uwa Gimuzo n'insisiro zawo maze barahatura. Koko rero Uhoraho yakojeje isoni u Buyuda kubera Umwami Ahazi, woshyaga Abayuda ngo bagomere Uhoraho kandi na we ubwe agacumura bikabije. Tigilati-Pilineseri umwami wa Ashūru, aho gutabara Ahazi azanwa no kumurwanya. Nuko Ahazi afata ku bintu byo mu Ngoro y'Uhoraho no ku byo mu ngoro ye bwite, no ku byo mu ngoro z'ibyegera bye abiha umwami wa Ashūru, ariko byose ntibyagira icyo bimumarira. Umwami Ahazi amaze gushoberwa arushaho kugomera Uhoraho. Atura ibitambo imana z'i Damasi zari zaramutsinze avuga ati: “Ubwo imana z'abami bo muri Siriya zibafasha gutsinda, nanjye nzituye ibitambo kugira ngo zizandwanirire.” Nyamara ibyo byamukururiye kurimbuka we n'abantu be. Ahazi akoranya ibikoresho byo mu Ngoro y'Imana byose arabimenagura, akinga imiryango y'Ingoro y'Uhoraho, maze yiyubakishiriza intambiro muri Yeruzalemu yose. Muri buri mujyi: w'u Buyuda ahubaka ahasengerwa kugira ngo yosereze imibavu izindi mana, bityo arakaza Uhoraho Imana ya ba sekuruza. Ibindi bikorwa n'ibigwi bya Ahazi, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda n'aba Isiraheli.” Nuko Ahazi arapfa ashyingurwa mu Murwa wa Dawidi, ariko ntiyashyingurwa mu mva z'abami ba Isiraheli. Umuhungu we Hezekiya amusimbura ku ngoma. Hezekiya yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'itanu, amara imyaka makumyabiri n'icyenda ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Abiya umukobwa wa Zekariya. Hezekiya yakoze ibinogeye Uhoraho nka sekuruza Dawidi. Mu kwezi kwa mbere k'umwaka wa mbere ari ku ngoma, yakinguye imiryango y'Ingoro y'Uhoraho arayisana. Atumira abatambyi n'Abalevi abakoranyiriza ku kibuga aherekera iburasirazuba. Nuko arababwira ati: “Yemwe Balevi, nimunyumve! Nimwisukure kandi musukure n'Ingoro y'Uhoraho Imana ya ba sokuruza, muhumanure n'Icyumba kizira inenge. Koko rero ba sokuruza baracumuye kandi bakora ibitanogeye Uhoraho Imana yacu, baramwimūye maze batera umugongo Ingoro y'Uhoraho. Ikindi kandi bakinze n'inzugi z'Ingoro y'Imana, bazimya amatara, bareka kosa imibavu no gutamba ibitambo mu Ngoro y'Imana ya Isiraheli. Ibyo bituma Uhoraho arakarira u Buyuda na Yeruzalemu, aduteza ibyago maze duhinduka urw'amenyo nk'uko namwe mubyirebera. None kubera ibyo ababyeyi bacu bicishijwe inkota, naho abagore bacu n'abahungu bacu n'abakobwa bacu bajyanywe ho iminyago. None rero ndashaka kugirana Isezerano n'Uhoraho Imana ya Isiraheli, kugira ngo areke kuturakarira. Bana banjye, mwitererana Uhoraho kuko yabatoreye kumukorera kugira ngo mumubere abagaragu, kandi mumwosereze imibavu.” Abalevi bari bahari ni aba: mu muryango wa Kehati hari Mahati mwene Amasiya, na Yoweli mwene Azariya. Mu muryango wa Merari hari Kishi mwene Abidi, na Azariya mwene Yehalelēli. Mu muryango wa Gerishoni hari Yowa mwene Zima, na Edeni mwene Yowa. Muri bene Elizafani hari Shimuri na Yeweli. Muri bene Asafu hari Zakariya na Mataniya. Muri bene Hemani hari Yehiyeli na Shimeyi. Muri bene Yedutuni hari Shemaya na Uziyeli. Nuko bakoranya abavandimwe babo, barisukura hanyuma basukura n'Ingoro y'Uhoraho nk'uko umwami yari yabitegetse, akurikije amagambo y'Uhoraho. Nuko abatambyi binjira mu Ngoro y'Uhoraho kugira ngo bayisukure, bashyira hanze ikintu cyose gihumanye basanze mu Ngoro, Abalevi barabifata babijyana inyuma y'umujyi: mu kabande ka Kedironi. Batangiye umuhango wo guhumanura Ingoro ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa mbere, bagera ku muryango w'Ingoro ku itariki ya munani, Ingoro bayisukura indi minsi umunani, barangiza ku itariki ya cumi n'esheshatu y'uko kwezi kwa mbere. Nuko basanga Umwami Hezekiya baramubwira bati: “Twahumanuye Ingoro yose y'Uhoraho, n'urutambiro n'ibikoresho byarwo byose, n'ameza ashyirwaho imigati ituwe Imana n'ibikoresho byayo byose. Ibikoresho byose Umwami Ahazi yanduje mu bwigomeke bwe akiri ku ngoma, twabisubije mu mwanya wabyo ndetse turanabihumanura. Biri imbere y'urutambiro rw'Uhoraho.” Bukeye mu gitondo Umwami Hezekiya akoranya abatware b'umujyi:, maze barazamuka bajya mu Ngoro y'Uhoraho. Bazana ibimasa birindwi n'amapfizi y'intama arindwi, n'abana b'intama barindwi, n'amasekurume y'ihene arindwi. Ibyo bitambo byagombaga guhongerera ibyaha by'umuryango w'umwami, no guhumanura Ingoro y'Uhoraho n'Abayuda. Umwami ategeka abatambyi bakomoka kuri Aroni ngo babitambire ku rutambiro rw'Uhoraho. Nuko batamba ibimasa, abatambyi bafata amaraso bayamisha ku rutambiro, batamba n'amapfizi y'intama n'abana b'intama, amaraso yabyo na yo bayamisha ku rutambiro. Hanyuma bazana amasekurume y'ihene yo guhongerera ibyaha, bayashyira imbere y'umwami n'ikoraniro maze bayaramburiraho ibiganza. Abatambyi barayica maze amaraso yayo bayamisha ku rutambiro, aba igitambo cy'impongano y'ibyaha by'Abisiraheli bose, kuko umwami yari yarategetse gutamba igitambo gikongorwa n'umuriro, n'igitambo cy'impongano y'ibyaha by'Abisiraheli bose. Umwami ashyira Abalevi mu Ngoro y'Uhoraho bafite inanga y'indoha n'inanga nyamuduri nk'uko byategetswe na Dawidi, na Gadi umuhanuzi w'umwami n'umuhanuzi Natani, kuko ayo mabwiriza yari aturutse ku Uhoraho ayanyujije ku bahanuzi be. Abalevi bajya mu myanya yabo bafite ibicurangisho bya Dawidi, bakurikirwa n'abatambyi bafite amakondera. Hezekiya ategeka ko batamba igitambo gikongorwa n'umuriro ku rutambiro, maze igihe cyo gutamba kigeze batera indirimbo yo gusingiza Uhoraho, amakondera aravuga aherekejwe n'ibicurangisho bya Dawidi umwami wa Isiraheli. Ikoraniro ryose rikomeza kuramya, abaririmbyi bakomeza kuririmba no kuvuza amakondera, kugeza igihe barangije gutamba igitambo gikongorwa n'umuriro. Bamaze gutamba igitambo, umwami n'abari kumwe na we bose barapfukama baramya Imana. Hanyuma Umwami Hezekiya n'abatware bategeka Abalevi gusingiza Uhoraho, baririmba indirimbo za Dawidi ni z'umuhanuzi Asafu, basingiza Uhoraho n'ibyishimo byinshi maze barapfukama baramuramya. Nuko Hezekiya aravuga ati: “Noneho ubwo mwiyeguriye Uhoraho, nimwigire hino muzane ibitambo n'amaturo y'ishimwe mu Ngoro y'Uhoraho.” Abari bateraniye aho bazana ibitambo n'amaturo y'ishimwe, naho abafite umutima w'ubushake bazana ibitambo bikongorwa n'umuriro. Nuko bazana ibimasa mirongo irindwi, n'amapfizi y'intama ijana, n'abana b'intama magana abiri, byose babitambira Uhoraho ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Ibindi bitambo byari bigizwe n'amatungo maremare magana atandatu, n'amatungo magufi ibihumbi bitatu. Nyamara kubera ko abatambyi batari bahagije kugira ngo bashobore kubaga ayo matungo yose, Abalevi barabafashije kuva batangira kugeza barangiza, no kugeza igihe abatambyi bamariye kwihumanura. Abalevi bari batanze abatambyi kwihumanura. Koko rero Abalevi barushaga abatambyi umutima uboneye. Ikindi kandi hari n'ibitambo byinshi bikongorwa n'umuriro, n'urugimbu rw'ibitambo by'ishimwe, n'amaturo asukwa y'ibyokunywa ajyana n'ibitambo bikongorwa n'umuriro. Bityo umuhango wo mu Ngoro y'Uhoraho uravugururwa. Hezekiya n'ikoraniro ryose bishimira ibyo Imana yari yabakoreye, kubera ko yabafashije gukora ibyo byose mu gihe gito. Hezekiya atumira Abisiraheli n'Abayuda bose, yandikira n'Abefurayimu n'Abamanase kugira ngo baze i Yeruzalemu mu Ngoro y'Uhoraho, kwizihiza Pasika y'Uhoraho Imana ya Isiraheli. Umwami n'ibyegera bye n'ikoraniro ryose ry'i Yeruzalemu, bari bemeje ko uwo munsi mukuru wa Pasika bazawizihiza mu kwezi kwa kabiri. Koko rero ntibashoboye kuwizihiza mu gihe cyawo, kubera ko umubare w'abatambyi bihumanuye utari uhagije, kandi abantu bakaba batari bateraniye i Yeruzalemu. Icyo cyemezo gishimisha umwami n'ikoraniro ryose. Nuko bohereza inzandiko muri Isiraheli hose, kuva i Bērisheba kugera i Dani, batumira abantu kugira ngo bakoranire i Yeruzalemu kwizihiza Pasika y'Uhoraho Imana ya Isiraheli. Nyamara ntiyizihijwe n'abantu benshi nk'uko byari bitegetswe. Izo nzandiko zoherejwe n'umwami n'ibyegera bye, intumwa zizijyana muri Isiraheli hose no mu Buyuda nk'uko umwami yabitegetse zivuga ziti: “Bantu ba Isiraheli, mwebwe mwarokotse umwami wa Ashūru, nimugarukire Uhoraho Imana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo, na yo izabagarukira. Ntimukabe nka ba sokuruza n'abavandimwe banyu bagomeye Uhoraho Imana ya ba sekuruza, none ikaba yarabatsembye nk'uko namwe mubyirebera. Mwikwigomeka nka ba sokuruza, ahubwo nimuyoboke Uhoraho muze mu Ngoro ye yiyeguriye iteka ryose, mukorere Uhoraho Imana yanyu maze ireke kubarakarira. Nimugarukira Uhoraho, abavandimwe banyu n'abana banyu bazagirirwa imbabazi, bityo n'abajyanywe ho iminyago bagaruke muri iki gihugu, kuko Uhoraho Imana yanyu ari umugwaneza n'umunyampuhwe, ntazabatererana nimumugarukira.” Intumwa zizenguruka intara yose ya Efurayimu n'iya Manase kugera mu ntara ya Zabuloni, ariko rubanda barazisekaga bakazikwena. Nyamara abantu bake mu Bashēri no mu Bamanase no mu Bazabuloni barumvira, baza i Yeruzalemu. Mu Buyuda na ho Imana ituma bahuza umutima wo kubahiriza itegeko ry'umwami n'ibyegera bye, bashingiye ku ijambo ry'Uhoraho. Mu kwezi kwa kabiri, abantu benshi bakoranira i Yeruzalemu kugira ngo bizihize iminsi mikuru y'imigati idasembuye. Ryari ikoraniro rinini cyane. Nuko basenya intambiro zari zubatse i Yeruzalemu n'ibicaniro by'imibavu, babijugunya mu kabande ka Kedironi. Ku itariki ya cumi n'enye z'ukwezi kwa kabiri, bica amatungo y'igitambo cya Pasika. Abatambyi n'Abalevi batihumanuye bakorwa n'isoni maze barihumanura, bazana ibitambo bikongorwa n'umuriro mu Ngoro y'Uhoraho. Nuko bajya mu myanya yabo bakurikije Itegeko rya Musa umuntu w'Imana. Abalevi bazanye amaraso y'ibitambo bayahereza Abatambyi na bo bayamisha ku rutambiro. Kubera ko abantu benshi batari bihumanuye, Abalevi babaga amatungo y'igitambo cya Pasika kigenewe buri muntu wese utari wihumanuye, kugira ngo batambire Uhoraho igitambo kitagira inenge. Abantu benshi ntibari bihumanuye, cyane cyane abo mu Befurayimu n'abo mu Bamanase, n'abo mu ba Izakari no mu Bazabuloni, bariye Pasika banyuranyije n'ibyanditswe. Hezekiya abasabira avuga ati: “Uhoraho Mana ya ba sokuruza gira impuhwe, maze ubabarire umuntu wese ugushaka abikuye ku mutima, nubwo yaba adakurikije itegeko ryo kwihumanura.” Uhoraho yumva isengesho rya Hezekiya, arabababarira. Nuko Abisiraheli bari baje i Yeruzalemu, bizihiza iminsi mikuru y'imigati idasembuye uko ari irindwi banezerewe cyane. Buri munsi Abalevi n'abatambyi basingizaga Uhoraho bakoresheje ibicurangisho bihambaye byagenewe uwo murimo. Hezekiya ashimira Abalevi bose bakoranaga umurava umurimo w'Uhoraho. Abantu bamaze iyo minsi irindwi y'ibirori batura ibitambo by'umusangiro kandi basingiza Uhoraho Imana ya ba sekuruza. Abari bateraniye aho bemeza ko bamara indi minsi irindwi bizihiza iminsi mikuru, bayimara banezerewe. Hezekiya umwami w'u Buyuda yatanze ibimasa igihumbi n'intama ibihumbi birindwi, ibyegera bye bitanga ibimasa igihumbi n'intama ibihumbi icumi, kandi abatambyi benshi bari bihumanuye. Ikoraniro ryose ry'Abayuda n'abatambyi n'Abalevi, n'abantu bose baturutse muri Isiraheli ndetse n'abanyamahanga bahatuye n'abatuye mu Buyuda, bari banezerewe. Nuko i Yeruzalemu bose barishima, kuko kuva igihe cya Salomo mwene Dawidi umwami wa Isiraheli, nta birori nk'ibyo byigeze biba i Yeruzalemu. Abatambyi n'Abalevi barahaguruka basabira abantu bari aho umugisha, Imana irabumva kuko amasengesho yabo yageze mu ijuru. Iyo minsi mikuru irangiye, Abisiraheli bose bari aho bajya mu mijyi yose y'u Buyuda barimbura amabuye yashingiwe ibigirwamana n'inkingi zeguriwe Ashera, basenya ahasengerwaga ibigirwamana n'intambiro. Bagenza batyo mu Buyuda hose no mu Babenyamini, no mu Befurayimu no mu Bamanase. Nuko Abisiraheli bose basubira iwabo. Hezekiya ashyiraho ibyiciro by'abatambyi n'Abalevi, kandi agenera buri wese umurimo we mu cyiciro cye. Bagombaga gutamba ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'iby'umusangiro. Bagombaga no gukora imirimo yo mu Ngoro y'Uhoraho bamushimira kandi bamusingiza. Umwami atanga mu mutungo we ibitambo bikongorwa n'umuriro, ibya mu gitondo n'ibya nimugoroba, n'ibitambo bikongorwa n'umuriro byo ku isabato, n'ibyo mu mboneko z'ukwezi, n'ibyo ku yindi minsi mikuru nk'uko biri mu Mategeko y'Uhoraho. Ategeka abaturage b'i Yeruzalemu gutanga ituro ry'abatambyi n'Abalevi, kugira ngo biyegurire burundu umurimo ubagenewe mu Mategeko y'Uhoraho. Umwami amaze gutangaza ayo mabwiriza, Abisiraheli batanga umuganura w'ingano n'uwa divayi n'uw'amavuta y'iminzenze, n'uw'ubuki n'uw'indi myaka, bazana na kimwe cya cumi cya byose. Nuko abatuye mu mijyi y'u Buyuda batanga kimwe cya cumi cy'amatungo maremare n'amagufi, na kimwe cya cumi cy'amatungo yeguriwe Uhoraho Imana yabo, maze ibirundo biba byinshi. Batangiye kurunda ibirundo by'amaturo mu kwezi kwa gatatu, barangiza mu kwezi kwa karindwi. Hezekiya n'ibyegera bye baza kureba ibyo birundo, maze bashimira Uhoraho n'ubwoko bwe bw'Abisiraheli. Hezekiya abaza abatambyi n'Abalevi ibyerekeye ibyo birundo, umutambyi mukuru Azariya ukomoka kuri Sadoki aramusubiza ati: “Kuva igihe batangiye kuzanira amaturo mu Ngoro y'Uhoraho twarariye turahaga, dusigaza ibintu byinshi kubera ko Uhoraho yahaye ubwoko bwe umugisha, none ibi birundo ni byo byasagutse.” Hezekiya abategeka gutegura ububiko mu Ngoro y'Uhoraho, maze barabikora. Bashyiramo cya kimwe cya cumi n'andi maturo yeguriwe Uhoraho, Konaniya w'Umulevi ashingwa kubicunga, we n'umuvandimwe we Shimeyi wari umwungirije. Yehiyeli na Azaziya, na Nahati na Asaheli, na Yerimoti na Yozabadi, na Eliyeli na Isimakiya, na Mahati na Benaya bari ibisonga bya Konaniya n'umuvandimwe we Shimeyi, bakurikije itegeko ry'Umwami Hezekiya, na Azariya umutware w'Ingoro y'Imana. Kore w'Umulevi mwene Yimuna wari umurinzi w'irembo ry'iburasirazuba bw'Ingoro, yari ashinzwe kwakira amaturo yaturwaga Uhoraho, no kugabura imigabane yeguriwe Uhoraho n'andi maturo yamweguriwe. Mu yindi mijyi ituwe n'abatambyi, Kore yafashwaga n'Abalevi bakurikira: Edeni na Miniyamini, na Yeshuwa na Shemaya, na Amariya na Shekaniya. Bari bashinzwe kugaburira abavandimwe babo b'abatambyi bakurikije ibyiciro byabo, batabogamiye ku muryango uyu n'uyu. Ab'igitsinagabo bagejeje ku myaka mirongo itatu n'abayirengeje babaruwe, bagombaga no kugaburira umutambyi uwo ari we wese winjiraga mu Ngoro y'Uhoraho gukora imirimo inyuranye ya buri munsi, bakurikije inshingano zabo n'ibyiciro byabo. Abatambyi bahabwaga imirimo hakurikijwe imiryango, Abalevi bo babaga bamaze imyaka makumyabiri cyangwa irenga, bakabarurwa hakurikijwe inshingano zabo. Babarurirwaga hamwe n'imiryango yabo yose, abagore n'abahungu n'abakobwa, n'abo mu rugo bose kuko babaga bihumanuriye umurimo wo mu Ngoro. Naho ku batambyi batuye imijyi igenewe abakomoka kuri Aroni, no ku batuye mu cyaro gikikije iyo mijyi, habaga abantu muri buri mujyi: bashyiriweho kugaburira ab'igitsinagabo bo muri iyo miryango, n'Abalevi bose babaruwe. Hezekiya abigenza atyo mu Buyuda hose, yakoze ibitunganye kandi binogeye Uhoraho Imana ye. Ibyo yakoze byose byerekeye Ingoro y'Imana no kubaha Amategeko yayo n'amabwiriza yayo, yabikoranaga umutima ushaka Imana. Bityo agira ishya n'ihirwe. Hezekiya amaze kugaragariza Imana umurava, Senakeribu umwami wa Ashūru atera u Buyuda, agota imijyi ntamenwa ategeka ko ingabo ze zisenya inkuta zayo. Hezekiya abonye ko Senakeribu yacuze umugambi wo gutera na Yeruzalemu, ajya inama n'ibyegera bye n'abagaba b'ingabo ngo bazibe amasōko y'amazi yari hanze y'umujyi:, igitekerezo cye baragishyigikira. Nuko abantu benshi barakorana baza kuziba amasōko n'akagezi kanyuraga munsi y'ubutaka, baravuga bati: “Ntibikwiye ko abami ba Ashūru baza bakabona amazi ahagije.” Hezekiya asanisha inkuta zizengurutse umurwa azubakaho iminara, yubaka n'urundi rukuta inyuma, akomeza Milo mu Murwa wa Dawidi kandi acurisha amacumu menshi n'ingabo nyinshi. Ashyiraho abakuru b'ingabo bo gutegeka abatuye umujyi:, abakoranyiriza ku karubanda imbere y'umuryango w'umujyi:, arababwira ati: “Nimukomere kandi mube intwari! Ntimugire ubwoba ngo mutinye umwami wa Ashūru n'igitero kiri kumwe na we, kuko Iyo turi kumwe imurusha imbaraga, nyamara we afite imbaraga z'abantu, twe turi kumwe n'Uhoraho Imana yacu, azadutabara kandi azaturwanirira!” Abantu bakomezwa n'ayo magambo ya Hezekiya umwami w'u Buyuda. Nyuma y'ibyo, Senakeribu umwami wa Ashūru wari wagose Lakishi n'ingabo ze zose, atuma abagabo be i Yeruzalemu kuri Hezekiya umwami w'u Buyuda no ku Bayuda bose, no ku batuye i Yeruzalemu. Baravuga bati: “Senakeribu umwami wa Ashūru aravuze ati: ‘Ni cyizere ki kidasanzwe mwicaranye aho i Yeruzalemu?’ Hezekiya ntababeshye kugira ngo abicishe inzara n'inyota, ababwira ati: ‘Uhoraho Imana yacu azadukura mu maboko y'umwami wa Ashūru.’ Ese Hezekiya si we washenye ahasengerwaga n'intambiro zaho, maze agategeka Abayuda n'abatuye i Yeruzalemu, gusengera imbere y'urutambiro rw'i Yeruzalemu, akaba ari rwo rwonyine boserezaho imibavu. Mbese ntimuzi ibyo jye na ba sogokuruza twakoreye mu yandi amahanga yose? Ese hari imana z'amahanga zambujije gufata ibihugu byazo? Ni iyihe muri izo mana zose z'amahanga yarimbuwe na ba sogokuruza, yashoboye gukura abantu bayo mu maboko yanjye? Ni kuki mwizera ko Imana yanyu izabankura mu maboko? Nuko rero Hezekiya ntakomeza kubabeshya atyo! Ntimumwemerere kubera ko nta mana n'imwe y'ubwoko ubwo ari bwo bwose, n'iy'igihugu icyo ari cyo cyose yashoboye kugobotora abantu bayo mu maboko yanjye, cyangwa mu ya ba sogokuruza. Bityo rero imana yanyu na yo ntizabankura mu maboko.” Abagaragu ba Senakeribu bakomeza gutuka Uhoraho Imana n'umugaragu wayo Hezekiya. Senakeribu umwami wa Ashūru, yari yanditse urwandiko rwo gutuka Uhoraho Imana ya Isiraheli muri aya magambo: “Nk'uko imana z'amahanga zitashoboye gukura abantu bazo mu maboko yanjye, ni ko n'imana ya Hezekiya itazashobora gukura abantu bayo mu maboko yanjye.” Intumwa za Senakeribu zirangurura ijwi mu giheburayi, zibwira abantu bari hejuru ku rukuta rw'i Yeruzalemu, zigira ngo zibatere ubwoba kandi zibace intege, umujyi: ufatwe bitabaruhije. Imana y'i Yeruzalemu bayigereranyaga n'imana z'amahanga zaremwe n'abantu. Umwami Hezekiya n'umuhanuzi Ezayi mwene Amotsi, batakambira Imana mu ijwi riranguruye kugira ngo ibagoboke. Nuko Uhoraho yohereza umumarayika mu rugerero rw'umwami wa Ashūru yica abasirikari n'abagaba babo, umwami wa Ashūru asubira mu gihugu cye akozwe n'isoni. Agezeyo yinjira mu ngoro y'imana ye maze abahungu be bamwicisha inkota. Uhoraho akiza atyo Hezekiya n'abatuye i Yeruzalemu, uburakari bukaze bwa Senakeribu umwami wa Ashūru n'ubw'abandi banzi babo bose, abaha umutekano impande zose. Abantu benshi baza i Yeruzalemu bazaniye Uhoraho amaturo, na Hezekiya umwami w'u Buyuda bamuha impano. Kuva icyo gihe amahanga yose yubaha Hezekiya. Muri iyo minsi Hezekiya ararwara agera hafi yo gupfa. Asaba Uhoraho aramwumva, amuha ikimenyetso cy'uko azakira. Nyamara Hezekiya yabaye umwirasi ntiyitura ineza yagiriwe, bituma Uhoraho amurakarira hamwe n'u Buyuda na Yeruzalemu. Hezekiya n'abantu b'i Yeruzalemu bicisha bugufi, bityo uburakari bw'Uhoraho ntibwabageraho igihe cyose Hezekiya yabayeho. Hezekiya yari afite ubukire bwinshi n'icyubahiro cyinshi, yubaka amazu yo kubikamo izahabu n'ifeza n'amabuye y'agaciro, n'imibavu n'ingabo n'ibindi bintu by'agaciro. Yubakisha kandi amazu yo guhunikamo ingano na divayi n'amavuta y'iminzenze, yubakisha n'ibiraro by'amatungo y'amoko yose. Yubakishije n'imijyi kandi atunga amatungo menshi ari amaremare ari n'amagufi, kuko Imana yari yamuhaye ubutunzi bwinshi cyane. Hezekiya ni we kandi wagomeye isōko ya Gihoni, amazi ayayobora munsi y'ubutaka ayageza mu Murwa wa Dawidi. Nuko Hezekiya arahirwa mu byo yakoraga byose. Nyamara igihe abategetsi b'i Babiloni boherezaga intumwa zo kumubaza ibyerekeye ibitangaza byabaye mu gihugu cye, Imana yaramuretse igira ngo imugerageze imenye ibyo atekereza. Ibindi bikorwa bya Hezekiya n'uburyo yubahaga Imana byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibonekerwa ry'umuhanuzi Ezayi mwene Amotsi”, no mu cyitwa “Amateka y'abami b'u Buyuda n'aba Isiraheli.” Nuko Hezekiya yisazira amahoro, bamushyingura mu irimbi ry'abakomoka kuri Dawidi. Abayuda bose n'abaturage b'i Yeruzalemu bamushyingura mu cyubahiro. Umuhungu we Manase amusimbura ku ngoma. Manase yabaye umwami afite imyaka cumi n'ibiri, amara imyaka mirongo itanu n'itanu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibitanogeye Uhoraho, akora ibiteye ishozi n'iby'amahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y'Abisiraheli. Manase asubizaho ahasengerwaga ibigirwamana se Hezekiya yari yarashenye, yubakira za Bāli intambiro ashinga n'inkingi yeguriwe Ashera, ndetse yaramyaga n'inyenyeri. Yubatse n'intambiro z'ibigirwamana mu Ngoro y'Uhoraho i Yeruzalemu, aho Uhoraho yari yaravuze ati: “Ni ho bazajya bansengera.” Izo ntambiro yazubatse mu ngo zombi z'Ingoro y'Uhoraho, zari zigenewe kuramya inyenyeri. Manase yageze n'aho atamba abana be bacishwa mu muriro mu kabande ka Hinomu, araraguza, ararogesha, arashikisha, bityo akabya gukora ibitanogeye Uhoraho, aramurakaza. Hanyuma Manase ashyira ikigirwamana mu Ngoro y'Uhoraho, iyo yavuganiyemo na Dawidi n'umuhungu we Salomo ati: “Ni muri iyi Ngoro n'i Yeruzalemu mpisemo mu miryango yose ya Isiraheli, kuzajya bahansengera ubuziraherezo. Byongeye kandi, sinzongera kwimura Abisiraheli mu gihugu nahaye ba sekuruza ngo bazerere, nibitondera amabwiriza yanjye mbagezaho, n'Amategeko bahawe n'umugaragu wanjye Musa.” Manase ayobya Abayuda, abatoza gukora ibyaha bikomeye kuruta iby'amoko Uhoraho yari yaratsembye mu gihugu, akabasimbuza Abisiraheli. Uhoraho aburira Manase n'abantu be, ariko ntibabyitaho. Nuko Uhoraho abateza abatware b'ingabo z'umwami wa Ashūru, maze bafata Manase bamushyiramo inkōnzo, bamubohesha iminyururu y'umuringa bamujyana i Babiloni. Manase ageze muri ayo makuba atakambira Uhoraho Imana ye, yicisha bugufi cyane asenga Imana ya ba sekuruza. Imana yumva isengesho rye imugirira impuhwe, imusubiza ku ngoma ye i Yeruzalemu. Bityo Manase amenya ko Uhoraho ari we Mana. Nyuma y'ibyo, yubaka urukuta hanze y'Umurwa wa Dawidi, runyuze mu kabande k'iburengerazuba bw'isōko ya Gihoni rukagera ku Irembo ry'Amafi, ruzengurutse rukagera Ofeli, arugira rurerure cyane. Ashyira abatware b'ingabo mu mijyi ntamenwa yose yo mu Buyuda. Avana mu Ngoro y'Uhoraho imana z'amahanga na cya kigirwamana yashyizemo, ajugunya hanze y'umujyi: intambiro zose yari yarubatse ku musozi w'Ingoro y'Uhoraho n'ahandi muri Yeruzalemu. Asana urutambiro rw'Uhoraho arutambiraho ibitambo by'umusangiro n'iby'ishimwe, maze ategeka Abayuda kuyoboka Uhoraho Imana ya Isiraheli. Bakomeje gutambira ibitambo ahasengerwaga hose, ariko babitambira Uhoraho Imana yabo. Ibindi bikorwa bya Manase, isengesho rye ku Mana n'amagambo yabwiwe n'abahanuzi mu izina ry'Uhoraho Imana ya Isiraheli, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.” Ibyerekeye isengesho rye n'uko Imana yaryakiriye, ibyerekeye ibyaha bye n'ubuhemu bwe n'ahasengerwa yubatse, n'inkingi zeguriwe Ashera n'ibigirwamana yaremye igihe yari ataricisha bugufi, ibyo byose byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abahanuzi.” Nuko Manase yisazira amahoro bamushyingura iwe mu rugo. Umuhungu we Amoni amusimbura ku ngoma. Amoni yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'ibiri, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibitanogeye Uhoraho nka se Manase. Amoni atambira ibitambo ibigirwamana byose se Manase yari yakoresheje akabiramya. Ariko Amoni ntiyicisha bugufi imbere y'Uhoraho nka se Manase, ahubwo arushaho gucumura. Hanyuma ibyegera bye byaje kumugambanira, bamwicira mu ngoro ye. Abantu bo mu Buyuda bica abagambaniye Umwami Amoni bose, maze bimika umuhungu we Yosiya. Yosiya yabaye umwami afite imyaka umunani, amara imyaka mirongo itatu n'umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibinogeye Uhoraho kandi yitwara neza nka sekuruza Umwami Dawidi nta guteshuka. Mu mwaka wa munani Yosiya ari ku ngoma, atangira gushaka Imana ya sekuruza Dawidi akiri muto. Mu mwaka wa cumi n'ibiri ni bwo yatangiye gutunganya u Buyuda na Yeruzalemu, asenya ahasengerwaga, asenya n'inkingi z'ikigirwamanakazi Ashera, n'ibigirwamana biremeye, n'ibindi bigirwamana byacuzwe mu muringa. Ategeka ko basenya intabiro za Bāli abahagarikiye, n'ibicaniro boserezagaho imibavu byari hejuru yazo, amenagura inkingi z'ikigirwamanakazi Ashera n'ibigirwamana bibajwe n'ibindi byacuzwe, arabimenagura ivu ryabyo arinyanyagiza ku mva z'abahatambiraga ibitambo. Atwikira amagufwa y'abatambyi ku ntambiro zabo, bityo ahumanura u Buyuda na Yeruzalemu. Arangije ajya mu mijyi ya Manase n'iya Efurayimu n'iya Simeyoni, ndetse no mu ya Nafutali no mu matongo yari akikije iyo mijyi. Asenya intambiro, amenagura n'inkingi z'ikigirwamanakazi Ashera n'ibindi bigirwamana, atemagura n'ibicaniro byose boserezagaho imibavu byari mu gihugu cya Isiraheli. Arangije asubira i Yeruzalemu. Mu mwaka wa cumi n'umunani Yosiya ari ku ngoma, amaze guhumanura igihugu n'Ingoro y'Uhoraho, yohereje Shafani mwene Asaliya, na Māseya umutware w'umujyi:, na Yowa mwene Yowahazi umunyamabanga we, kugira ngo basane Ingoro y'Uhoraho Imana ye. Basanga Umutambyi mukuru Hilikiya maze bamuha ifeza zigenewe Ingoro y'Imana. Izo feza zari zakiriwe n'Abalevi barinda imiryango, zatanzwe n'Abamanase n'Abefurayimu n'Abisiraheli bose basigaye, n'Abayuda bose n'Ababenyamini, n'abatuye i Yeruzalemu. Nuko izo feza bazishyikiriza abashinzwe imirimo yo gusana Ingoro y'Uhoraho. Bityo bahemba ababaji ba za mwikorezi, n'ababubatsi kugira ngo bagure amabuye abaje n'ibiti bya mwikorezi, basane n'andi mazu abami b'u Buyuda batari basannye. Abantu bakoranaga umurava umurimo wabo bayobowe n'Abalevi ari bo Yahati na Obadiya bakomoka kuri Merari, na Zekariya na Meshulamu bakomoka kuri Kehati. Abandi Balevi bari abahanga mu gucuranga, bayoboraga abikorezi n'abandi bakozi bose, buri muntu mu kazi ke. Mu Balevi hari abanditsi n'abayobozi n'abarinzi. Igihe babikuraga amafaranga yagenewe gusana Ingoro y'Uhoraho, umutambyi Hilikiya abona igitabo cy'Amategeko y'Uhoraho, yatanzwe anyujijwe kuri Musa. Hilikiya abwira umwanditsi Shafani ati: “Nabonye igitabo cy'Amategeko mu Ngoro y'Uhoraho.” Nuko agishyikiriza Shafani. Shafani na we agishyira umwami kandi aramubwira ati: “Ibyo wategetse abagaragu bawe byose ubu barabikora: amafaranga yari mu Ngoro y'Uhoraho bayashyikirije abashinzwe imirimo yo gusana.” Umwanditsi Shafani yungamo ati: “Umutambyi Hilikiya yanshyikirije iki gitabo.” Nuko Shafani agisomera umwami. Umwami yumvise ibivugwa mu gitabo cy'Amategeko ashishimura imyambaro ye, ategeka Hilikiya na Ahikamu mwene Shafani na Abudoni mwene Mika, n'umwanditsi Shafani na Asaya umugaragu w'umwami ati: “Nimugende mugishe inama Uhoraho ku bwanjye no ku bw'Abisiraheli n'Abayuda basigaye, ku byerekeye ibivugwa muri iki gitabo kimaze gutahurwa. Koko rero, Uhoraho adufitiye uburakari bukomeye kubera ko ba sogokuruza batumviye ijambo rye, ngo bakurikize ibyanditswe muri iki gitabo byose.” Hilikiya n'izindi ntumwa z'umwami bajya ku muhanuzikazi Hulida, wari utuye ahitwa “Intara ya kabiri” ya Yeruzalemu. Umugabo we Shalumu mwene Tikuva mwene Harehasi, ni we wari umubitsi w'imyambaro yo mu Ngoro y'Uhoraho. Izo ntumwa zisobanurira umuhanuzikazi uko ikibazo giteye. Umuhanuzikazi aherako arabasubiza ati: “Uhoraho Imana ya Isiraheli aravuze ngo: Nimugende mumbwirire uwabatumye muti: ‘Ngiye guteza aha hantu n'abahatuye icyago gikomeye, nk'uko byanditswe mu gitabo basomeye imbere y'umwami w'u Buyuda. Abayuda baranyimūye bosereza imibavu izindi mana, ku buryo ibikorwa byabo byose byandakaje. Ni yo mpamvu nzabarakarira sincururuke.’ Naho uwo mwami w'u Buyuda wabatumye kungisha inama, mumubwire muti: ‘Uhoraho Imana ya Isiraheli aravuze ngo: wumvise amagambo y'icyo gitabo wicisha bugufi imbere yanjye, kandi uzirikana mu mutima wawe icyo nteganyirije aha hantu n'abahatuye. Kubera ko washishimuye imyambaro yawe kandi ukarira, ndakumenyesha ko nakumvise.’ Ni jye Uhoraho ubivuze. Ni yo mpamvu nzakureka ukisazira neza ugashyingurwa mu mahoro, utarebye amahano ngiye guteza aha hantu n'abahatuye.” Nuko intumwa zizanira umwami icyo gisubizo. Umwami atumiza abakuru b'imiryango y'u Buyuda n'ab'i Yeruzalemu. Nuko arazamuka ajya mu Ngoro y'Uhoraho ari kumwe n'abantu bose bo mu Buyuda n'abaturage b'i Yeruzalemu, n'abatambyi n'Abalevi na rubanda rwose, aboroheje n'abakomeye. Umwami abasomera aranguruye ijwi amagambo yose y'igitabo cy'Isezerano cyatahuwe mu Ngoro y'Uhoraho. Ahagarara imbere y'abaturage, asezeranira bushya imbere y'Uhoraho ko azamuyoboka, akitondera amabwiriza ye n'inyigisho ze n'amateka ye abikuye ku mutima, no mu mibereho ye yose. Kwari ukugira ngo asohoze Isezerano nk'uko byanditswe muri icyo gitabo. Hanyuma yemeza Ab'i Yeruzalemu n'ab'Ababenyamini iryo Sezerano. Kuva ubwo abatuye i Yeruzalemu bakurikiza Isezerano bagiranye n'Imana ya ba sekuruza. Yosiya akuraho ibizira byose byakorerwaga mu ntara zose za Isiraheli, ategeka abantu bose bo muri Isiraheli kuramya Uhoraho Imana yabo. Igihe cyose Yosiya yabayeho, ntibigera bateshuka gukurikira Uhoraho Imana ya ba sekuruza. Yosiya yizihiriza Uhoraho umunsi mukuru wa Pasika i Yeruzalemu, ku itariki ya cumi n'enye z'ukwezi kwa mbere, bica umwana w'intama wa Pasika. Yosiya ashyira abatambyi ku mirimo yabo, kandi abahatira kwita ku mirimo y'Ingoro y'Uhoraho. Abwira abo Balevi bashinzwe kwigisha Abisiraheli bose, kandi biyeguriye Uhoraho ati: “Mushyire Isanduku y'Isezerano mu Ngoro yubatswe na Salomo mwene Dawidi umwami wa Isiraheli. Si ngombwa kuyiheka ku ntugu. None nimukorere Uhoraho Imana yanyu n'ubwoko bwayo bwa Isiraheli. Nimwishyire hamwe mukurikije imiryango yanyu n'imirimo yanyu, nk'uko bivugwa mu mabwiriza ya Dawidi umwami wa Isiraheli n'umuhungu we Salomo. Abalevi bahagarare mu Ngoro bakurikije imiryango ya ba sekuruza, haboneke abahagije bakorera buri muryango w'Abisiraheli basanzwe. Mwihumanure maze mutambe umwana w'intama wa Pasika, muyigaburire abavandimwe banyu mukurikize itegeko ry'Uhoraho ryanyujijwe kuri Musa.” Yosiya aha abantu bose bari bahari abana b'intama n'ab'ihene bo mu mikumbi ye, kugira ngo bazitambe ho ibitambo bya Pasika. Umubare wazo wari ibihumbi mirongo itatu, n'ibimasa ibihumbi bitatu na byo bivuye mu mutungo w'umwami. Ibyegera bye na byo bitanga amatungo bititangiriye itama, biyaha rubanda n'abatambyi n'Abalevi. Hilikiya na Zakariya na Yehiyeli abayobozi b'Ingoro y'Imana, bahaye abatambyi abana b'intama ibihumbi bibiri na magana atandatu zo gutamba ho ibitambo bya Pasika, n'ibimasa magana atatu. Abayobozi b'Abalevi ari bo Konaniya n'abavandimwe be, Shemaya na Netanēli, hamwe na Hashabiya na Yeyeli na Yozabadi, baha Abalevi abana b'intama ibihumbi bitanu zo gutamba ho ibitambo bya Pasika, n'ibimasa magana atanu. Dore uko bateguye Pasika: abatambyi bahagaze mu myanya yabo, n'amatsinda y'Abalevi bajya ku mirimo yabo nk'uko umwami yabibategetse. Nuko batamba abana b'intama ba Pasika, Abalevi bagahereza abatambyi amaraso na bo bakayamisha ku rutambiro, Abalevi bagakuraho impu. Bashyira ku ruhande ibitambo bikongorwa n'umuriro kugira ngo babigabanye bakurikije amatsinda y'imiryango ya rubanda, ngo babitambire Uhoraho nk'uko byanditswe mu gitabo cya Musa. Babigenza batyo no ku bimasa. Botsa intama ya Pasika ku muriro nk'uko byemejwe, ibindi bitambo bidafite inenge babiteka mu nkono, no mu byungo no mu masafuriya, bihutira kubigaburira rubanda bose. Hanyuma bitegurira ibyokurya byabo bwite n'iby'abatambyi, kubera ko abatambyi bakomoka kuri Aroni bakomeje gutamba ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'urugimbu bukarinda bwira. Ni yo mpamvu Abalevi bateguye ibyabo, bagategura n'iby'abatambyi bakomoka kuri Aroni. Abaririmbyi bakomoka kuri Asafu baguma mu myanya yabo bakurikije itegeko rya Dawidi, na Asafu na Hemani na Yedutuni wahoze ari umuhanuzi w'ibwami. Abarinzi na bo baguma ku marembo yose, kuko bagenzi babo b'Abalevi bari babateguriye Pasika. Mu birori by'uwo munsi byateguriwe Uhoraho byo kwizihiza Pasika, batamba n'ibitambo bikongorwa n'umuriro, babitambira ku rutambiro rw'Uhoraho, byose biba nk'uko Umwami Yosiya yari yabitegetse. Icyo gihe cya Pasika, Abisiraheli bari bahari bamara iminsi irindwi bizihiza iminsi mikuru y'imigati idasembuye. Koko rero kuva igihe cy'umuhanuzi Samweli, nta Pasika nk'iyo yari yarigeze kwizihizwa muri Isiraheli, kandi nta mwami wa Isiraheli wari warijihije Pasika nk'iyo Yosiya yizihije afatanyije n'abatambyi n'Abalevi n'Abayuda bose, n'Abisiraheli bose bari kumwe n'abaturage b'i Yeruzalemu. Iyo Pasika bayizihije mu mwaka wa cumi n'umunani Yosiya ari ku ngoma. Nyuma y'ibyo, Yosiya amaze gutunganya Ingoro y'Uhoraho, Neko umwami wa Misiri arazamuka ajya gutera Karikemishi ku ruzi rwa Efurati, Yosiya ajya kumurwanya. Neko amutumaho intumwa ngo zimubaze ziti: “Mpfa iki nawe, mwami w'u Buyuda? Si wowe nteye, ni umwanzi wanjye usanzwe kandi Imana integetse kugira vuba. Ntushake kubangamira Imana iri kumwe nanjye.” Nyamara Yosiya ntiyahindura umugambi we wo kurwanya Neko kuko yari yabyiyemeje, ntiyigera yumva amagambo ya Neko aturutse ku Mana. Ajya kurwanira na we mu kibaya cya Megido. Abarwanisha imiheto barasa Umwami Yosiya, maze abwira abagaragu be ati: “Nimunjyane kuko nkomeretse cyane.” Abagaragu be bamukura mu igare ry'intambara bamushyira mu rindi, maze bamujyana i Yeruzalemu. Agezeyo arapfa bamushyingura mu irimbi rya ba sekuruza, Abayuda bose n'abatuye Yeruzalemu baramuririra. Umuhanuzi Yeremiya ahimbira Yosiya indirimbo y'amaganya, ndetse n'ubu abaririmbyi bose b'abagabo n'abagore basingiza Yosiya mu ndirimbo y'amaganya. Ibyo babigize umuco muri Isiraheli, kandi iyo ndirimbo yanditswe mu gitabo cy'indirimbo z'amaganya. Ibindi bikorwa bya Yosiya n'ibyiza yakoze akurikije ibyanditswe mu Mategeko y'Uhoraho, n'ibikorwa bye byose, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli n'ab'u Buyuda.” Abaturage b'u Buyuda bimika Yowahazi mwene Yosiya, asimbura se ku ngoma i Yeruzalemu. Yowahazi yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'itatu, amara amezi atatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nuko umwami wa Misiri amukura ku ngoma i Yeruzalemu, kandi aca igihugu icyiru cya toni eshatu z'ifeza, n'ibiro mirongo itatu by'izahabu. Hanyuma uwo mwami wa Misiri Neko, yimika Eliyakimu mukuru wa Yowahazi, amugira umwami w'u Buyuda na Yeruzalemu, amuhindura izina amwita Yoyakimu. Naho Yowahazi murumuna wa Yoyakimu, Neko amujyana mu Misiri. Yoyakimu yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'itanu, amara imyaka cumi n'umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibitanogeye Uhoraho Imana ye. Nebukadinezari umwami wa Babiloni aramutera, amuzirikisha umunyururu amujyana i Babiloni. Nebukadinezari asahura bimwe mu bikoresho byo mu Ngoro y'Uhoraho arabijyana, abishyira mu ngoro ye i Babiloni. Ibindi bikorwa bya Yoyakimu n'ibizira yakoze, n'ibindi byose byamubayeho byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli n'ab'u Buyuda.” Umuhungu we Yoyakini amusimbura ku ngoma. Yoyakini yabaye umwami afite imyaka umunani, amara amezi atatu n'iminsi icumi ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibitanogeye Uhoraho. Umwaka ujya kurangira, Umwami Nebukadinezari atuma abantu kuzana Yoyakini i Babiloni hamwe n'umutungo wo mu Ngoro y'Uhoraho, yimika Sedekiya, se wabo wa Yoyakini kugira ngo abe umwami w'u Buyuda na Yeruzalemu. Sedekiya yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'umwe, amara imyaka cumi n'umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibitanogeye Uhoraho Imana ye, ntiyicisha bugufi ngo yumvire umuhanuzi Yeremiya wavugaga mu izina ry'Uhoraho. Yasuzuguye Umwami Nebukadinezari wari wamurahije Imana, arigomeka kandi arinangira ntiyagarukira Uhoraho Imana y'Abisiraheli. Abayobozi b'abatambyi n'aba rubanda bakomeza gusuzugura Imana, bakurikiza ibizira bikorwa n'abanyamahanga, maze bahumanya Ingoro Uhoraho yari yariyeguriye i Yeruzalemu. Uhoraho Imana ya ba sekuruza yahoraga ibaburira ibinyujije ku ntumwa, ibitewe n'impuhwe yari ifitiye ubwoko bwayo n'Ingoro yayo. Nyamara izo ntumwa z'Imana barazisuzugura ntibita ku butumwa bwazo, baseka abahanuzi kugeza ubwo Uhoraho yarakariye ubwoko bwe ntiyigarura. Nuko Uhoraho abateza umwami w'Abanyababiloniya, yicira abasore b'Abayuda mu Ngoro, ntiyagirira impuhwe abasore cyangwa inkumi, cyangwa abasaza cyangwa abakecuru. Uhoraho abagabiza bose uwo Mwami Nebukadinezari. Ibikoresho byose ari ibito ari ibinini byo mu Ngoro y'Uhoraho, n'umutungo wo mu Ngoro y'Uhoraho n'uw'umwami n'uw'ibyegera bye, byose abijyana i Babiloni. Nuko Abanyababiloniya batwika Ingoro y'Imana, basenya urukuta ruzengurutse Yeruzalemu, batwika amazu yose n'ibikoresho by'agaciro byose barabitsemba. Abacitse ku icumu Nebukadinezari abajyana ho iminyago i Babiloni, abagira inkoreragahato zimukorera we n'abamukomokaho kugeza ku ngoma y'Abaperesi. Bityo ijambo ry'Uhoraho ryavuzwe n'umuhanuzi Yeremiya rirashyika ari ryo iri “Igihugu kizaba umusaka imyaka mirongo irindwi, kugeza igihe bazaba bamaze kuriha amasabato atubahirijwe.” Mu mwaka wa mbere Sirusi umwami w'u Buperesi amaze kwigarurira Babiloniya, Uhoraho yasohoje ijambo yari yaravuze arinyujije kuri Yeremiya. Nuko Uhoraho ashyira muri Sirusi umwami w'u Buperesi igitekerezo cyo gutangaza mu bwami bwe hose, kikamamazwa mu mvugo no mu nyandiko bati: “Uku ni ko umwami w'u Buperesi avuze ati: ‘Uhoraho Imana Nyir'ijuru yampaye ububasha bwo kwigarurira ibihugu byose by'abami bo ku isi, kandi yanshinze kumwubakira Ingoro i Yeruzalemu mu gihugu cy'u Buyuda. Nuko rero umuntu wese wo mu bwoko bwayo uri muri mwe, asubire i Yeruzalemu kandi Imana ye nimuhe umugisha.’ ” Mu mwaka wa mbere Sirusi umwami w'u Buperesi amaze kwigarurira Babiloniya, Uhoraho yasohoje ijambo yari yaravuze arinyujije ku muhanuzi Yeremiya. Nuko Uhoraho ashyira muri Sirusi umwami w'u Buperesi, igitekerezo cyo kwamamaza itangazo mu bwami bwe hose, rikamamazwa mu mvugo no mu nyandiko bagira bati: “Uku ni ko Sirusi umwami w'u Buperesi avuze ati: ‘Uhoraho Imana nyir'ijuru yampaye ububasha bwo kwigarurira ibihugu byose by'abami bo ku isi, kandi yanshinze kuyubakira Ingoro i Yeruzalemu mu gihugu cy'u Buyuda. Nuko rero umuntu wese wo mu bwoko bw'iyo Mana nimuhe umugisha asubire mu Buyuda, maze yubake Ingoro y'Uhoraho Imana ya Isiraheli i Yeruzalemu. Abantu bose batuye ahantu hose hari Abayahudi bacitse ku icumu, nibabahe imfashanyo y'ifeza n'izahabu n'ubundi butunzi n'amatungo, ndetse n'amaturo y'ubushake yo kubakira Imana Ingoro i Yeruzalemu.’ ” Nuko abatware b'amazu y'umuryango wa Yuda, n'ab'amazu y'umuryango wa Benyamini, n'abatambyi n'Abalevi, mbese abantu bose Uhoraho Imana yashyizemo igitekerezo cyo kuyubakira Ingoro i Yeruzalemu bitegura kujyayo. Abaturanyi babo bose babatera inkunga, babaha ibikoresho bikozwe mu ifeza no mu izahabu, babaha n'ubundi butunzi n'amatungo n'izindi mpano z'agaciro, hamwe n'amaturo atangwa ku bushake bw'umuntu. Nuko Umwami Sirusi ahamagaza ibikoresho byo mu Ngoro y'Uhoraho, ibyo Umwami Nebukadinezari yari yaravanye i Yeruzalemu akabishyira mu ngoro y'imana ze. Ibyo bikoresho Sirusi umwami w'u Buperesi yabitumye umucungamari Mitiredati, amutegeka kubibarurira Sheshibasari igikomangoma cy'i Buyuda. Dore ibyo yamubaruriye: amasahane mirongo itatu akozwe mu izahabu, n'amasahane igihumbi akozwe mu ifeza, n'ibyuma makumyabiri n'icyenda, n'amabesani mirongo itatu akozwe mu izahabu, n'amabesani magana ane na cumi y'ingeri ya kabiri akozwe mu ifeza, n'ibindi bikoresho igihumbi. Ibikoresho byose byari ibihumbi bitanu na magana ane bikozwe mu ifeza no mu izahabu. Sheshibasari abitahukana byose ubwo abajyanywe ho iminyago bavaga muri Babiloniya bagiye i Yeruzalemu. Dore Abayahudi bo mu mazu Umwami Nebukadinezari wa Babiloniya yari yarajyanye ho iminyago. Baje mu gihugu cy'u Buyuda no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu bavuye muri Babiloniya, maze umuntu wese asubira mu mujyi gakondo w'iwabo. Baje bayobowe na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Seraya na Rēlaya na Moredekayi, na Bilishani na Misipari na Bigivayi, na Rehumu na Bāna. Dore umubare w'Abisiraheli bakomokaga muri buri nzu: Abakomokaga kuri Paroshi bari ibihumbi bibiri n'ijana na mirongo irindwi na babiri. Abakomokaga kuri Shefatiya bari magana atatu na mirongo irindwi na babiri. Abakomokaga kuri Ara bari magana arindwi na mirongo irindwi na batanu. Abakomokaga kuri Pahati-Mowabu, ni ukuvuga urubyaro rwa Yoshuwa na Yowabu, bari ibihumbi bibiri na magana inani na cumi na babiri. Abakomokaga kuri Elamu bari igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane. Abakomokaga kuri Zatu bari magana cyenda na mirongo ine na batanu. Abakomokaga kuri Zakayi bari magana arindwi na mirongo itandatu. Abakomokaga kuri Bani bari magana atandatu na mirongo ine na babiri. Abakomokaga kuri Bebayi bari magana atandatu na makumyabiri na batatu. Abakomokaga kuri Azigadi bari igihumbi na magana abiri na makumyabiri na babiri. Abakomokaga kuri Adonikamu bari magana atandatu na mirongo itandatu na batandatu. Abakomokaga kuri Bigivayi bari ibihumbi bibiri na mirongo itanu na batandatu. Abakomokaga kuri Adini bari magana ane na mirongo itanu na bane. Abakomokaga kuri Ateri, ni ukuvuga abakomokaga kuri Hezekiya, bari mirongo cyenda n'umunani. Abakomokaga kuri Besayi bari magana atatu na makumyabiri na batatu. Abakomokaga kuri Yora bari ijana na cumi na babiri. Abakomokaga kuri Hashumu bari magana abiri na makumyabiri na batatu. Abakomokaga kuri Gibari bari mirongo cyenda na batanu. Abantu bakomokaga mu mujyi wa Betelehemu bari ijana na makumyabiri na batatu. Abakomokaga mu mujyi wa Netofa bari mirongo itanu na batandatu. Abakomokaga mu mujyi wa Anatoti bari ijana na makumyabiri n'umunani. Abakomokaga mu mujyi wa Azimaveti bari mirongo ine na babiri. Abakomokaga mu mujyi wa Kiriyatiyeyarimu n'uwa Kefira n'uwa Bēroti bari magana arindwi na mirongo ine na batatu. Abakomokaga mu mujyi wa Rama n'uwa Geba bari magana atandatu na makumyabiri n'umwe. Abakomokaga mu mujyi wa Mikimasi bari ijana na makumyabiri na babiri. Abakomokaga mu mujyi wa Beteli n'uwa Ayi bari magana abiri na makumyabiri na batatu. Abakomokaga mu mujyi wa Nebo bari mirongo itanu na babiri. Abakomokaga mu mujyi wa Magibishi bari ijana na mirongo itanu na batandatu. Abakomokaga kuri Elamu wundi bari igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane. Abakomokaga kuri Harimu bari magana atatu na makumyabiri. Abakomokaga mu mujyi wa Lodi n'uwa Hadidi n'uwa Ono bari magana arindwi na makumyabiri na batanu. Abakomokaga mu mujyi wa Yeriko bari magana atatu na mirongo ine na batanu. Abakomokaga mu mujyi wa Senaya bari ibihumbi bitatu na magana atandatu na mirongo itatu. Itsinda ry'abatambyi: abakomokaga kuri Yedaya ukomoka kuri Yoshuwa bari magana cyenda na mirongo irindwi na batatu. Abakomokaga kuri Imeri bari igihumbi na mirongo itanu na babiri. Abakomokaga kuri Pashehuri bari igihumbi na magana abiri na mirongo ine na barindwi. Abakomokaga kuri Harimu bari igihumbi n'ijana na cumi na barindwi. Itsinda ry'Abalevi: abakomokaga kuri Yoshuwa na Kadimiyeli, na bo bakomokaga kuri Hodaviya, bari mirongo irindwi na bane. Itsinda ry'abaririmbyi bo mu Ngoro y'Imana: abakomokaga kuri Asafu bari ijana na makumyabiri n'umunani. Itsinda ry'abarinzi b'Ingoro y'Imana ryari rigizwe n'abakomokaga kuri Shalumu no kuri Ateri, no kuri Talimoni no kuri Akubu, no kuri Hatita no kuri Shobayi. Bose bari ijana na mirongo itatu n'icyenda. Itsinda ry'abakozi bo mu Ngoro y'Imana ryari rigizwe n'abakomokaga kuri Sīha no kuri Hasufa no kuri Tabawoti, no kuri Kerosi no kuri Siyaha no kuri Padoni, no kuri Lebana no kuri Hagaba no kuri Akubu, no kuri Hagabu no kuri Shalimayi no kuri Hanani, no kuri Gideli no kuri Gahari no kuri Reyaya, no kuri Resini no kuri Nekoda no kuri Gazamu, no kuri Uza no kuri Paseya no kuri Besayi, no kuri Asina no kuri Meyunimu no kuri Nefusimu, no kuri Bakibuki no kuri Hakufa no kuri Harihuri, no kuri Basiluti no kuri Mehida no kuri Harisha, no kuri Barikosi no kuri Sisera no kuri Tema, no kuri Nesiya no kuri Hatifa. Itsinda ry'abakomokaga ku bagaragu ba Salomo ryari rigizwe n'abakomokaga kuri Sotayi, no kuri Hasofereti no kuri Peruda, no kuri Yāla no kuri Darikoni no kuri Gideli, no kuri Shefatiya no kuri Hatili, no kuri Pokereti-Hasebayimu no kuri Ami. Abo mu itsinda ry'abakozi bo mu Ngoro y'Imana hamwe n'abo mu itsinda ry'abakomokaga ku bagaragu ba Salomo, bose bari magana atatu na mirongo cyenda na babiri. Kandi hari abantu batahutse bavuye i Telimela n'i Teliharisha n'i Kerubu no muri Adani no muri Imeri, batashoboye gutanga ibimenyetso byemeza ko ba sekuruza bari Abisiraheli. Abo bantu bakomokaga kuri Delaya no kuri Tobiya no kuri Nekoda, bari magana atandatu na mirongo itanu na babiri. Hari n'abatambyi bagize ingorane nk'izo. Abo ni abakomokaga kuri Hobaya no kuri Hakosi no kuri Barizilayi (uwo yitiriwe sebukwe kuko yari yarashatse umukobwa wa Barizilayi w'i Gileyadi). Bashatse ibisekuruza byabo mu bitabo by'ibarura ariko ntibabibona, bityo babarwa nk'abahumanye maze bahagarikwa ku mirimo y'ubutambyi. Nuko umutegetsi w'u Buyuda ababuza kurya ibyokurya byavanywe ku bitambo byatuwe Imana, kugeza ubwo hazaboneka umutambyi uzafata icyemezo gishingiye ku bizaba byerekanywe na Urimu na Tumimu. Umubare w'abatahutse bose bavuye muri Babiloniya, bari ibihumbi mirongo ine na bibiri na magana atatu na mirongo itandatu. Bari kumwe n'abagaragu n'abaja ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi, n'abaririmbyi n'abaririmbyikazi magana abiri. Bari bafite amafarasi magana arindwi na mirongo itatu n'atandatu, n'inyumbu magana abiri na mirongo ine n'eshanu, n'ingamiya magana ane na mirongo itatu n'eshanu, n'indogobe ibihumbi bitandatu na magana arindwi na makumyabiri. Bamwe mu batware b'amazu bageze i Yeruzalemu umurwa w'Ingoro y'Uhoraho, batanze amaturo y'ubushake yo kubaka Ingoro y'Imana aho yari isanzwe. Batanze bakurikije amikoro yabo, maze bashyira mu kigega cy'uwo mushinga ibiro ibihumbi bitanu by'izahabu, n'ibikoroto ibihumbi bitanu by'ifeza, batanga n'imyambaro ijana y'abatambyi. Nuko abatambyi n'Abalevi na bamwe bo muri rubanda, n'abaririmbyi n'abarinzi b'Ingoro y'Imana kimwe n'abakozi bo mu Ngoro yayo, batura mu mijyi gakondo yabo. Abandi Bisiraheli bose na bo batura mu mijyi gakondo yabo. Ukwezi kwa karindwi kwageze Abisiraheli bose baramaze gutura mu mijyi gakondo yabo, maze baza guteranira i Yeruzalemu bahuje umugambi. Nuko bakurikije ibyanditse mu Mategeko ya Musa wa muntu w'Imana, umutambyi Yeshuwa mwene Yosadaki afatanyije n'abandi batambyi bagenzi be, na Zerubabeli mwene Salatiyeli hamwe na bagenzi be, bubakira Imana ya Isiraheli urutambiro rwo gutambiraho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Nubwo abanyamahanga bari baratujwe mu gihugu babashyiragaho iterabwoba, urwo rutambiro barwubatse aho rwahoze, maze barutambiraho Uhoraho ibitambo bikongorwa n'umuriro byatambwaga mu gitondo na nimugoroba. Hanyuma y'ibyo, Abisiraheli bizihiza iminsi mikuru y'Ingando bakurikije ibyanditse mu mabwiriza ya Musa, buri munsi batamba ibitambo bikongorwa n'umuriro hakurikijwe umubare wabyo wateganyijwe. Uhereye uwo munsi bakajya batamba ibitambo bikongorwa n'umuriro bya buri munsi, n'ibitambo bikongorwa n'umuriro byatambwaga ku munsi ukwezi kwabonetseho no ku minsi mikuru yeguriwe Uhoraho, kandi bakamutura amaturo y'ubushake. Kuva ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa karindwi, batangira gutambira Uhoraho ibitambo bikongorwa n'umuriro, ariko urufatiro rw'Ingoro y'Uhoraho rwari rutarashyirwaho. Abisiraheli bahemba ifeza abafundi babāzaga amabuye, kimwe n'ababāzaga za mwikorezi. Byongeye kandi baha Abanyasidoni n'Abanyatiri ibyokurya n'ibyokunywa n'amavuta y'iminzenze, kugira ngo na bo babazanire ibiti by'amasederi byo muri Libani, bakabicisha mu nyanja bakabigeza i Yope. Ibyo babikoze bashingiye ku burenganzira bahawe na Sirusi umwami w'u Buperesi. Nuko mu kwezi kwa kabiri k'umwaka wakurikiye uwo bagarukiye i Yeruzalemu ahari Ingoro y'Imana, batangira kuyubaka. Zerubabeli mwene Salatiyeli na Yeshuwa mwene Yosadaki, n'abandi batambyi bagenzi be, hamwe n'Abalevi n'abantu bose bari baje i Yeruzalemu bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, bafatanya imirimo. Abalevi bamaze imyaka makumyabiri n'abayirengeje, babashinga kuyobora imirimo y'ubwubatsi bw'Ingoro y'Uhoraho. Abalevi ari bo Yoshuwa n'abahungu be n'abavandimwe be, na Kadimiyeli n'abahungu be bakomokaga kuri Yuda, bari bafatanyije kuyobora abakoraga ku bwubatsi bw'Ingoro y'Imana. Bafashwaga n'Abalevi bakomokaga kuri Henadadi. Ubwo abubatsi bashyiragaho urufatiro rw'Ingoro y'Uhoraho, haje abatambyi bafite impanda bahagarara bambaye imyambaro y'ubutambyi, Abalevi bakomoka kuri Asafu na bo bari bafite ibyuma birangīra, kugira ngo basingize Uhoraho nk'uko Dawidi umwami w'Abisiraheli yategetse. Nuko bikiranya basingiza Uhoraho kandi bamushimira bagira bati: “Uhoraho agira neza, imbabazi agirira Abisiraheli zihoraho iteka ryose.” Nuko abantu bose basingiza Uhoraho baranguruye amajwi kubera ko urufatiro rw'Ingoro ye rushyizweho. Ariko abatambyi n'Abalevi n'abatware b'amazu bageze mu zabukuru bari bazi Ingoro ya mbere y'Imana, babonye hashyizweho urufatiro rw'Ingoro nshya bararira cyane. Naho abandi bantu benshi ibyishimo birabasāba na bo barangurura amajwi yabo, ku buryo nta muntu wabashaga gutandukanya urusaku rw'abari bishimye n'imiborogo y'abariraga. Abantu barangururaga amajwi urusaku rukumvikanira kure. Abanzi b'Abayuda n'ab'Ababenyamini bamenya ko abari barajyanywe ho iminyago batahutse, kandi ko batangiye kubaka Ingoro y'Uhoraho Imana ya Isiraheli. Nuko basanga Zerubabeli n'abatware b'amazu barababwira bati: “Nimureke tubafashe kubaka iyi Ngoro. Imana musenga ni yo natwe dusenga, ndetse twakomeje kuyitambira ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoni umwami wa Ashūru, watuzanye akadutuza aha.” Zerubabeli na Yeshuwa n'abandi batware b'amazu y'Abisiraheli barabasubiza bati: “Nta cyo duhuriyeho cyatuma dufatanya kubaka Ingoro y'Imana yacu. Twebwe ubwacu dukurikije itegeko twahawe na Sirusi umwami w'u Buperesi, ni twebwe tuzubaka Ingoro y'Uhoraho Imana ya Isiraheli.” Nuko abanyamahanga bari baratujwe mu gihugu, bahagurukira guca Abayahudi intege no kubashyiraho iterabwoba, kugira ngo be gukomeza kubaka. Bagurira abajyanama b'ibwami kugira ngo badindize imishinga y'Abayahudi. Biba bityo uhereye ku ngoma ya Sirusi ukageza ku ya Dariyusi, abami b'u Buperesi. Umwami Ahashuwerusi akigera ku ngoma, abanzi b'Abayahudi bamwandikiye urwandiko barega abatahutse, bari mu gihugu cy'u Buyuda no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu. Byongeye kandi ku ngoma ya Aritazeruzi umwami w'u Buperesi, Bishilamu na Mitiredati na Tabēli hamwe na bagenzi babo bandi, na bo bandikiye Umwami Aritazeruzi urwandiko. Urwo rwandiko rwari rwanditse mu nyuguti z'ikinyarameya no mu rurimi rw'ikinyarameya. Nuko umutegetsi Rehumu wari uhagarariye umwami, na Shimushayi umunyamabanga umwungirije, na bo bandikira Umwami Aritazeruzi urwandiko rwavugaga ibyerekeye Yeruzalemu. Urwo rwandiko rwatangiraga rugira ruti: “Jyewe umutegetsi Rehumu uhagarariye umwami, na Shimushayi umunyamabanga umwungirije, na bagenzi bacu b'Abanyadina n'Abanyafarisataki, n'Abanyatarupeli n'Abanyafarisa, n'Abanyereki n'Abanyababiloni n'Abanyashushani, ni ukuvuga Abanyelamu, n'abandi baturage nyir'icyubahiro Umwami Asinapari yimuye akabatuza mu mujyi wa Samariya, no mu bihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati.” Dore ibyari bikubiye muri urwo rwandiko bandikiye umwami Aritazeruzi: “Nyagasani, twebwe abaturage bawe bo mu bihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati, “Turakumenyesha ko ba Bayahudi bavuye aho bageze ino i Yeruzalemu, none bakaba bubaka uwo murwa w'icyigomeke wuzuyemo ubugome. Bamaze gusana urufatiro none bagiye kuzuza urukuta. Nyagasani, turakumenyesha kandi ko niba uwo mujyi wubatswe, urukuta rwawo rugasanwa, abaturage baho batazongera gutanga amahōro cyangwa imisoro, cyangwa amakoro, ibyo rero bikaba byatubya umutungo w'umwami. None rero kubera ko ari wowe udutunze tukagukorera, kandi tukaba tutabasha kwihanganira ko usuzugurwa, twiyemeje kukwandikira tubikumenyesha, kugira ngo bashakashake mu bitabo by'amateka by'abami bakubanjirije. Muri ibyo bitabo uzasanga ko abaturage b'uyu mujyi ari ibyigomeke, kandi ko bahora batera amahane n'abami n'abategetsi batumwe kubahagararira muri iyo ntara. Uzasanga kandi ko kuva kera kose uyu mujyi uhora ubamo imyivumbagatanyo, ndetse ni yo mpamvu yatumye usenywa. Bityo rero tukaba tukumenyesheje mbere y'igihe, ko uyu mujyi niwongera kubakwa n'urukuta rwawo rugasanwa, uzaba utakiri umutegetsi w'ibihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati.” Nuko umwami arabandikira abasubiza ati: “Ku mutegetsi Rehumu uhagarariye umwami, na Shimushayi umunyamabanga umwungirije, no kuri bagenzi babo batuye i Samariya no mu bihugu by'iburengerazuba bwa Efurati, ndabasuhuje. “Urwandiko mwanyoherereje barusobanuye mu rurimi rwanjye kavukire bararunsomera. Nategetse ko bashakashaka mu bitabo by'amateka, maze basanga ko kuva kera kose abaturage b'uwo mujyi wa Yeruzalemu bigomeka ku bami, kandi ko uhora ubamo imyigaragambyo n'imyivumbagatanyo. Kera abami b'ibihangange babaga muri uwo mujyi wa Yeruzalemu bari barigaruriye ibihugu byose by'iburengerazuba bw'uruzi rwa Efurati, maze bakaka abantu baho amahōro n'imisoro n'amakoro. None rero nimutegeke abo Bayahudi bahagarike ibikorwa byabo, kandi uwo mujyi ntugomba kongera kubakwa kugeza ubwo jyewe ubwanjye nzaba maze gutanga uburenganzira. Nimwihutire gukemura icyo kibazo kugira ngo cye gukomeza kubangamira inyungu z'ibwami.” Nuko Rehumu na Shimushayi umunyamabanga umwungirije hamwe na bagenzi babo, bakimara gusomerwa urwandiko Umwami Aritazeruzi yabandikiye bahita bajya i Yeruzalemu. Nuko bashyira agahato ku Bayahudi bababuza gukomeza kubaka. Uhereye ubwo imirimo y'ubwubatsi bw'Ingoro y'Imana i Yeruzalemu irahagarara, kugeza mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyusi umwami w'u Buperesi. Muri icyo gihe umuhanuzi Hagayi n'umuhanuzi Zakariya ukomoka kuri Ido, bageza ku Bayahudi b'i Yeruzalemu no ku bo mu gihugu cy'u Buyuda, ubutumwa batumweho n'Imana ya Isiraheli ari na yo Mana yabo. Nuko Zerubabeli mwene Salatiyeli, na Yeshuwa mwene Yosadaki, bahagurukira kongera kubaka Ingoro y'Imana i Yeruzalemu, kandi abahanuzi bayo bari kumwe na bo bakabunganira. Muri icyo gihe Tatenayi umutegetsi w'ibihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati, na Shetari-Bozenayi hamwe na bagenzi babo, barabasanga maze barababaza bati: “Ni nde wabahaye uburenganzira bwo kubaka iyi Ngoro no kuzamura inkuta zayo? Nimutubwire amazina y'abantu barimo bubaka kuri iyi nzu.” Ariko Imana ikomeza kurinda abakuru b'Abayahudi, maze abategetsi b'u Buperesi ntibababuza kubaka mu gihe bari bategereje igisubizo cy'urwandiko bari bandikiye Dariyusi. Tatenayi umutegetsi w'ibihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati, afatanyije na Shetari-Bozenayi n'abandi bategetsi bagenzi be bo muri ibyo bihugu, bandikiye Umwami Dariyusi urwandiko. Dore ibyari bikubiye muri urwo rwandiko: “Nyagasani Mwami Dariyusi, horana amahoro. “Nyagasani, turakumenyesha ko twagiye mu gihugu cy'u Buyuda ahari Ingoro y'Imana ikomeye. Ubu iyo Ngoro barayubakisha amabuye manini, no mu nkuta zayo bagiye bashyiramo ibiti by'imigogo. Abakora kuri iyo Ngoro barakorana umwete, kandi imirimo y'ubwubatsi irajya mbere. Nuko tubaza abakuru babo tuti: ‘Ni nde wabahaye uburenganzira bwo kubaka iyi Ngoro no kuzamura inkuta zayo?’ Byongeye kandi twababajije amazina yabo, kugira ngo tuyakoherereze maze umenye abayobozi bahagarikiye ubwo bwubatsi. Dore uko badusubije: “Twebwe turi abagaragu b'Imana nyir'ijuru n'isi, ubu turubaka Ingoro yayo bundi bushya. Koko rero kera cyane umwami ukomeye w'Abisiraheli yari yarubakiye Imana Ingoro arayuzuza. Icyakora kubera ko ba sogokuruza barakaje Imana nyir'ijuru, yabateje Umunyakalideya Nebukadinezari umwami w'i Babiloni, maze asenya iyo Ngoro n'abantu abajyana ho iminyago muri Babiloniya. Ariko mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Sirusi umwami wa Babiloniya, Sirusi uwo yashyizeho itegeko ryo kongera kubaka iyi Ngoro y'Imana. Yategetse no gusubizayo ibikoresho by'izahabu n'ifeza byakoreshwaga mu Ngoro y'Imana i Yeruzalemu. Nebukadinezari yari yarabinyaze abijyana i Babiloni mu ngoro ye, ariko Umwami Sirusi abisohoramo maze abishinga uwitwa Sheshibasari yari yaragize umutegetsi w'u Buyuda. Umwami Sirusi aramubwira ati: ‘Jyana ibi bikoresho i Yeruzalemu, maze uzabishyire mu Ngoro y'Imana izubakwa aho indi yari iri.’ Nuko Sheshibasari aza i Yeruzalemu maze ashyiraho urufatiro rw'Ingoro y'Imana. Uhereye icyo gihe ukageza n'ubu iracyubakwa, ariko ntiyari yuzura. “Nuko rero Nyagasani, niba ubona ko ari ngombwa nibashakashake i Babiloni mu bitabo by'amateka y'ibyo ku ngoma z'abami, kugira ngo umenye koko niba Umwami Sirusi yaratanze uburenganzira bwo kongera kubaka Ingoro y'Imana i Yeruzalemu. Turagusaba kandi kutumenyesha icyemezo uzafatira iki kibazo.” Nuko Umwami Dariyusi ategeka ko bashakashaka mu bitabo by'amateka byari i Babiloni mu nzu yabikwagamo ibintu by'ingirakamaro. Nyamara mu kigo ntamenwa cya Ekibatana mu gihugu cy'u Bumedi, ni ho habonetse urwandiko ruzinzwe rwanditsemo ngo: “Urwibutso. “Mu mwaka wa mbere Umwami Sirusi ari ku ngoma, yaciye iteka ryerekeye Ingoro y'Imana y'i Yeruzalemu agira ati: “I Yeruzalemu hagomba kongera kubakwa Ingoro y'Imana hakajya hatambirwa ibitambo, kandi urufatiro rwayo rusanwe. Iyo Ngoro izagire metero makumyabiri n'indwi z'uburebure na metero makumyabiri n'indwi z'ubugari. Bazubake impushya eshatu z'amabuye manini, bakurikizeho urundi ruhushya rw'ibiti by'imigogo. Ibyo umushinga uzatwara bizavanwe mu mutungo w'umwami. Bagomba kandi gusubiza mu Ngoro y'Imana ibikoresho by'izahabu n'ifeza byakoreshwaga muri yo, buri kintu kigashyirwa mu mwanya wacyo. Ibyo bikoresho Umwami Nebukadinezari yari yarabinyaze i Yeruzalemu abijyana i Babiloni.” Maze Umwami Dariyusi asubiza Tatenayi ati: “Kuri Tatenayi, umutegetsi w'ibihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati, no kuri Shetari-Bozenayi n'abandi bategetsi bagenzi babo bo muri ibyo bihugu. “Muramenye ntimwivange muri icyo kibazo, nimureke imirimo y'ubwubatsi bw'Ingoro y'Imana ikomeze. Umutegetsi w'Abayahudi n'abakuru babo nibayubake aho indi yahoze. Ntegetse kandi ko mwunganira abakuru b'Abayahudi muri uwo mushinga wo kubaka iyo Ngoro y'Imana. Ibyo umushinga uzatwara bizavanwe mu mutungo w'umwami, ari yo mahōro atangwa mu bihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati. Abo bantu muzabahembe ibivuye muri ayo mahōro, uwo mushinga we kudindira. Ntihakagire ikibabuza guha abatambyi b'i Yeruzalemu ibyo bazajya babasaba buri munsi, ni ukuvuga ibimasa n'amasekurume y'intama n'abana b'intama byo gutamba ho ibitambo bikongorwa n'umuriro, biturwa Imana nyir'ijuru. Mujye mubaha n'ingano n'umunyu na divayi ndetse n'amavuta. Bityo bazabashe gutura Imana nyir'ijuru ibitambo bifite impumuro nziza, kandi bansabire kurama hamwe n'abahungu banjye. Nihagira kandi uzaca kuri iri tegeko nciye iteka: bazarandure inkingi mu nzu ye bayishinge maze bayimuturubikemo, ndetse n'iwe hasenywe hahinduke aho kumena imyanda. Imana yahisemo Yeruzalemu ikaba iyiganjemo, izarimbure umwami uwo ari we wese, n'amoko ayo ari yo yose azaca kuri iri tegeko maze agasenya Ingoro yayo. “Ni jyewe Dariyusi uciye iryo teka. Nimugire umwete wo kurisohoza.” Nuko Tatenayi umutegetsi w'ibihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati, na Shetari-Bozenayi hamwe na bagenzi babo, bagira umwete wo gusohoza iryo teka ryaciwe n'Umwami Dariyusi. Abakuru b'Abayahudi batewe inkunga n'ubutumwa bwa Hagayi n'ubw'umuhanuzi Zakariya ukomoka kuri Ido, bakomeza kubaka kandi imirimo y'ubwubatsi itera imbere. Nuko Ingoro barayuzuza nk'uko Imana ya Isiraheli yategetse, bakurikije iteka rya Sirusi n'irya Dariyusi, n'irya Aritazeruzi abami b'u Buperesi. Iyo Ngoro yuzuye ku itariki ya gatatu y'ukwezi kwa Adari, mu mwaka wa gatandatu Umwami Dariyusi ari ku ngoma. Nuko Abisiraheli bose, baba abatambyi cyangwa Abalevi cyangwa abatahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, bakora ibirori byo gutaha iyo Ngoro y'Imana. Ku munsi w'itahwa ry'iyo Ngoro hatambwe ibimasa ijana, n'amasekurume y'intama magana abiri, n'abana b'intama magana ane. Naho igitambo cyo guhongerera ibyaha Abisiraheli bakoze, uwo munsi hatambwe amasekurume y'ihene cumi n'abiri, angana n'umubare w'imiryango y'Abisiraheli. Bashyira kandi abatambyi mu byiciro byabo, n'Abalevi bashyirwa mu matsinda yabo kugira ngo bakorere Imana iganje i Yeruzalemu, bakurikije amabwiriza ari mu gitabo cya Musa. Abatahutse bavuye muri Babiloniya, bizihiza umunsi mukuru wa Pasika ku itariki ya cumi n'enye z'ukwezi kwakurikiye itahwa ry'Ingoro. Abatambyi n'Abalevi bishyira hamwe bakora umuhango wo kwihumanura bose barabonera, bityo bica abana b'intama za Pasika babigirira abatahutse, n'abatambyi bagenzi babo na bo ubwabo. Nuko Abisiraheli bose barya intama za Pasika, ari abari baratahutse kimwe n'abasigaye mu gihugu bari bitandukanyije n'imigenzo mibi y'abaturanyi babo b'abanyamahanga, bakiyemeza kuyoboka Uhoraho Imana ya Isiraheli. Maze bizihiza ibirori by'iminsi mikuru irindwi y'imigati idasembuye bafite ibyishimo. Koko rero Uhoraho yatumye bishima kuko yahinduye imigambi y'umwami wa Ashūru, maze akabatera inkunga mu bwubatsi bw'Ingoro y'Imana ari yo Mana ya Isiraheli. Hashize igihe kirekire, ku ngoma ya Aritazeruzi umwami w'u Buperesi hariho umuntu witwaga Ezira. Ezira uwo yari mwene Seraya wa Azariya wa Hilikiya, wa Shalumu wa Sadoki wa Ahitubu, wa Amariya wa Azariya wa Merayoti, wa Zerahiya wa Uzi wa Buki, wa Abishuwa wa Finehasi wa Eleyazari wa Aroni Umutambyi mukuru. Yari umwigishamategeko wazobereye mu by'Amategeko Uhoraho Imana ya Isiraheli yahaye Musa. Ezira ava i Babiloni ajya i Yeruzalemu. Kubera ko yari arinzwe n'Uhoraho Imana ye, umwami yamuhaye ibyo amusabye byose. Nuko bamwe mu Bisiraheli barimo abatambyi n'Abalevi n'abaririmbyi, n'abarinzi b'Ingoro y'Imana kimwe n'abakozi bo muri yo, bajya i Yeruzalemu mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y'Umwami Aritazeruzi. Mu kwezi kwa gatanu k'uwo mwaka ni bwo Ezira yageranye na bo i Yeruzalemu. Yari yarahagurutse i Babiloni ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa mbere, kubera ko yari arinzwe n'Imana ye agera i Yeruzalemu ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa gatanu. Koko rero Ezira yari yariyeguriye kwiga no gukurikiza Amategeko y'Uhoraho, no kwigisha Abisiraheli amateka n'amabwiriza. Dore ibyari bikubiye mu rwandiko Umwami Aritazeruzi yandikiye Ezira umutambyi n'umwigishamategeko, wazobereye mu byerekeye amabwiriza n'amateka Uhoraho yahaye Abisiraheli. “Kuri Ezira umutambyi n'umwigishamategeko y'Imana nyir'ijuru. Jyewe Aritazeruzi umwami, ndakuramutsa. “Nciye iteka ko Abisiraheli bose bari mu bihugu by'ubwami bwanjye bashaka kujya i Yeruzalemu, baba rubanda cyangwa abatambyi cyangwa Abalevi, bafite uburenganzira bwo kujyana nawe. Jyewe ubwanjye mfatanyije n'abajyanama banjye barindwi, tugutumye kujya kureba uko abo mu gihugu cy'u Buyuda n'abo mu murwa wacyo wa Yeruzalemu bakurikiza Amategeko Imana yagushinze. Uzajyane kandi ifeza n'izahabu, ari yo maturo y'ubushake jyewe n'abajyanama banjye twatuye Imana ya Isiraheli, iganje mu Ngoro yayo i Yeruzalemu. Uzajyane n'ifeza yose n'izahabu yose uzaherwa muri Babiloniya, kimwe n'amaturo y'ubushake azatangwa na rubanda n'ay'abatambyi kubera Ingoro y'Imana i Yeruzalemu. Uzagire umwete wo gukoresha ayo maturo. Uzayaguremo ibimasa n'amasekurume y'intama n'abana b'intama, kimwe n'amaturo y'ibinyampeke na divayi, maze byose ubitambire i Yeruzalemu ku rutambiro rw'Ingoro y'Imana yanyu. Ifeza n'izahabu bisagutse, wowe n'Abayahudi bagenzi bawe muzabikoreshe icyo muzabona gikwiye mukurikije ubushake bw'Imana yanyu. Byongeye kandi ibikoresho uzahabwa byo gukoresha mu mihango y'Ingoro y'Imana, uzabishyire mu Ngoro y'Imana iganje i Yeruzalemu. Nubona hari ikindi kintu gikwiye gukorwa ku Ngoro y'Imana yawe uzagikore, maze ikiguzi cyacyo kivanwe mu mutungo w'umwami. “Nuko rero jyewe Umwami Aritazeruzi, nciye iteka ko abacungamari banjye bose bo mu bihigu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati, bagomba kugira umwete wo guha Ezira umutambyi n'umwigishamategeko y'Imana nyir'ijuru, ibyo azabaka byose. Bazamuhe ibiro by'ifeza bitarenga ibihumbi bitatu, n'ibiro by'ingano bitarenga ibihumbi cumi na bitandatu, na divayi itarenga litiro ibihumbi bibiri, n'amavuta atarenga litiro ibihumbi bibiri, bazamuhe n'umunyu wose azashaka. Icyo Imana nyir'ijuru yategetse cyose ko gikorwa ku Ngoro yayo, gikwiye gukorwa cyitondewe kugira ngo itansukaho uburakari bwayo, cyangwa ikabusuka ku rubyaro rwanjye ruzansimbura ku ngoma. Menyesheje kandi abacungamari bose ko amahōro n'imisoro n'amakoro, nta burenganzira bafite bwo kubyaka abatambyi cyangwa Abalevi, cyangwa abaririmbyi cyangwa abarinzi b'Ingoro y'Imana, cyangwa abakozi bo mu Ngoro cyangwa uwo ari we wese ukora muri iyo Ngoro. “Naho wowe Ezira, ushingiye ku bwenge Imana yaguhaye, uzashyireho abatware n'abacamanza bo guca imanza z'abantu bose batuye mu bihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati, basanzwe bazi Amategeko y'Imana yawe. Abatayazi kandi muzayabigishe. Nihagira umuntu utitabīra gukurikiza Amategeko y'Imana yawe, cyangwa ngo yitabīre gukurikiza amategeko yanjye, azahanishwe kimwe muri ibi bihano bikurikira: azakatirwe urwo gupfa cyangwa azacibwe mu gihugu, cyangwa azanyagwe umutungo we cyangwa azafungwe.” Nuko jyewe Ezira ndavuga nti: “Uhoraho Imana ya ba sogokuruza nisingizwe, yo yatumye umwami agira ishyaka ryo kurimbisha atyo Ingoro yayo iri i Yeruzalemu. Imana ishimwe kandi yo yampesheje umugisha ku mwami, no ku bajyanama be no ku byegera bye.” Nuko sinacika intege kubera ko nari ndinzwe n'Uhoraho Imana yanjye, maze ntoranya bamwe mu batware b'Abisiraheli kugira ngo tujyane. Aya ni yo mazina y'abatware b'amazu y'Abisiraheli babaruranywe n'abantu twatahukanye tuva muri Babiloniya, ku ngoma y'Umwami Aritazeruzi: Umutware w'inzu ya Finehasi yari Gerushomu, umutware w'inzu ya Itamari yari Daniyeli, umutware w'inzu ya Dawidi yari Hatushi, wakomokaga kuri Shekaniya. Umutware w'inzu ya Paroshi yari Zakariya, yari kumwe n'abagabo ijana na mirongo itanu babaruwe. Umutware w'inzu ya Pahati-Mowabu yari Elihowenayi, mwene Zerahiya, yari kumwe n'abagabo magana abiri. Umutware w'inzu ya Zatu yari Shekaniya mwene Yahaziyeli, yari kumwe n'abagabo magana atatu. Umutware w'inzu ya Adini yari Ebedi mwene Yonatani, yari kumwe n'abagabo mirongo itanu. Umutware w'inzu ya Elamu yari Yeshaya mwene Ataliya, yari kumwe n'abagabo mirongo irindwi. Umutware w'inzu ya Shefatiya yari Zebadiya mwene Mikayeli, yari kumwe n'abagabo mirongo inani. Umutware w'inzu ya Yowabu yari Obadiya mwene Yehiyeli, yari kumwe n'abagabo magana abiri na cumi n'umunani. Umutware w'inzu ya Bani yari Shelomiti mwene Yosifiya, yari kumwe n'abagabo ijana na mirongo itandatu. Umutware w'inzu ya Bebayi yari Zakariya mwene Bebayi, yari kumwe n'abagabo makumyabiri n'umunani. Umutware w'inzu ya Azigadi yari Yohanani mwene Hakatani, yari kumwe n'abagabo ijana na cumi. Haherutse abatware b'inzu ya Adonikamu ari bo aba: Elifeleti na Yeyiyeli na Shemaya bari kumwe n'abagabo mirongo itandatu, hamwe n'abatware b'inzu ya Bigivayi ari bo aba: Utayi na Zabudi bari kumwe n'abagabo mirongo irindwi Abo bantu mbakoranyiriza ku muyoboro w'amazi ugana mu mujyi wa Ahava, tuhakambika iminsi itatu. Nuko ngenzura rubanda n'abatambyi bari aho, nsanga nta Mulevi n'umwe wari uhari. Ntumiza bamwe mu batware ari bo aba: Eliyezeri na Ariyeli na Shemaya, na Elinatani na Yaribu na Elinatani wundi, na Natani na Zakariya na Meshulamu, hamwe n'abigisha ari bo Yoyaribu na Elinatani. Nuko mbatuma kuri Ido umutegetsi mukuru w'umujyi wa Kasifiya, no kuri bagenzi be ari bo bakozi bo mu Ngoro y'Imana babaga i Kasifiya, mbasaba kutwoherereza abantu bo gukora mu Ngoro y'Imana. Kubera ko Imana yacu yari iturinze, batwoherereje Sherebiya umugabo w'umunyabwenge wo mu nzu ya Mahili, ukomoka kuri Levi mwene Isiraheli. Yari kumwe n'abahungu be n'abavandimwe, bose hamwe bari cumi n'umunani. Batwoherereje na Hashabiya ari kumwe na Yeshaya wo mu nzu ya Merari, na we ari kumwe n'abavandimwe be n'abahungu babo, bose hamwe bari makumyabiri. Batwoherereje kandi abakozi magana abiri na makumyabiri batoranyijwe mu rwego rw'abakozi babavuze mu mazina. Urwo rwego rwari rwarashyizweho na Dawidi afatanyije n'ibyegera bye, kugira ngo abarurimo bajye bunganira Abalevi mu Ngoro y'Imana. Tukiri kuri uwo muyoboro wa Ahava ntangaza ko twigomwa kurya, kugira ngo twicishe bugufi imbere y'Imana yacu kandi tuyisabe kuturinda mu rugendo, twebwe ubwacu n'abana bacu n'umutungo wacu. Nari gukorwa n'isoni iyo nsaba umwami umutwe w'abasirikare n'uw'abarwanira ku mafarasi bo kuturinda ababisha badutegera mu nzira. Koko rero twari twabwiye umwami ko Imana yacu irinda abayiringira bose, ariko ikarakarira cyane abayireka. Nuko twigomwa kurya kandi dusaba Imana yacu kuturinda, na yo itwemerera ibyo tuyisabye. Hanyuma ntoranya abakuru cumi na babiri bo mu batambyi, hamwe na Sherebiya na Hashabiya n'abandi Balevi icumi. Mbapimira ifeza n'izahabu n'ibikoresho byatanzwe n'umwami n'abajyanama be n'ibyegera bye, n'Abisiraheli bose bari muri Babiloniya, babitanze ho ituro ry'Ingoro y'Imana yacu. Nuko mbaha ibiro by'ifeza bigeze ku bihumbi makumyabiri, n'ibikoresho by'ifeza bifite ibiro bigeze ku ibihumbi bitatu, n'ibiro by'izahabu bigeze ku bihumbi bitatu. Mbaha kandi n'amabesani makumyabiri y'izahabu afite ibiro bigeze ku umunani n'igice, n'ibikoresho bibiri bikozwe mu muringa usennye bifite agaciro kenshi. Ndababwira nti: “Mwebwe ubwanyu mweguriwe Uhoraho kimwe n'ibi bikoresho. Iyi feza n'izahabu ni amaturo y'ubushake yatuwe Uhoraho Imana ya ba sokuruza. Muzabirinde maze mubisohoze i Yeruzalemu amahoro. Nimugerayo muzabipimire mu byumba by'ububiko bw'Ingoro y'Imana, imbere y'abakuru b'abatambyi n'Abalevi, n'abatware b'amazu y'Abisiraheli.” Nuko abatambyi n'Abalevi bakira ifeza n'izahabu n'ibindi bikoresho nari nabapimiye, kugira ngo bazabijyane i Yeruzalemu mu Ngoro y'Imana yacu. Ku itariki ya cumi n'ebyiri z'ukwezi kwa mbere, ni ho twahagurutse ku muyoboro wa Ahava twerekeza i Yeruzalemu. Muri urwo rugendo Imana yacu yabanye natwe, maze iturinda ababisha n'abambuzi bari badutegeye mu nzira. Nuko tugeze i Yeruzalemu turuhuka iminsi itatu. Ku munsi wa kane tujya mu Ngoro y'Imana yacu, dupima ya feza na ya zahabu na bya bikoresho maze tubishyikiriza umutambyi Meremoti mwene Uriya, ari kumwe na Eleyazari wakomokaga kuri Finehasi, n'Abalevi ari bo aba: Yozabadi mwene Yoshuwa, na Nowadiya mwene Binuwi. Ibintu byose birabarurwa kandi birapimurwa ntihagira ikibura, ibiro byabyo bihita byandikwa mu gitabo. Nuko abatahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, batura Imana ya Isiraheli ibitambo bikongorwa n'umuriro. Batambiye Abisiraheli bose ibimasa cumi na bibiri, n'amasekurume y'intama mirongo cyenda n'atandatu, n'abana b'intama mirongo irindwi na barindwi. Batamba kandi n'amasekurume y'ihene cumi n'abiri ho igitambo cyo guhongerera ibyaha. Ibyo byose byabaye igitambo gikongorwa n'umuriro cyatuwe Uhoraho. Hanyuma ya mategekoteka umwami yashyizeho bayashyikiriza abategetsi b'ibihugu bikomatanyije, n'umutegetsi wa buri gihugu cy'iburengerazuba bwa Efurati, maze na bo bashyigikira Abayahudi n'ubwubatsi bw'Ingoro y'Imana. Ibyo birangiye, bamwe mu bayobozi b'Abayahudi baransanga maze barambwira bati: “Rubanda rw'Abisiraheli kimwe n'abatambyi n'Abalevi, ntibitandukanyije n'abanyamahanga twasanze muri iki gihugu. Ahubwo bigannye ibibi biteye ishozi byakorwaga n'Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abaperizi n'Abayebuzi, n'Abamoni n'Abamowabu, n'Abanyamisiri n'Abamori. Bashatse kandi abageni b'abanyamahanga ndetse babashakira n'abahungu babo, bituma ubwoko Imana yatoranyije bwivanga n'abanyamahanga. Abatware n'abanyacyubahiro ni bo bafashe iya mbere mu gukora icyo gicumuro.” Nuko numvise ibyo nshishimura ikanzu yanjye n'umwitero wanjye, nipfura umusatsi n'ubwanwa maze nicara mfite agahinda kenshi cyane. Nkomeza kwicara aho mfite agahinda kugeza ku isaha yo gutura igitambo cya nimugoroba. Nuko abakurikiza amabwiriza y'Imana ya Isiraheli, kandi bashegeshwe n'igicumuro cy'abavuye aho bari bajyanywe ho iminyago, bateranira aho nari ndi. Isaha yo gutura igitambo cya nimugoroba igeze, mpaguruka aho nari nicaye nigunze. Ubwo nari ncyambaye ya kanzu na wa mwitero nari nashishimuye. Nuko ndapfukama ntega amaboko nyerekeje ku Uhoraho Imana yanjye, maze nsenga ngira nti: “Ayii, Mana yanjye! Ndamwaye ndetse nkozwe n'isoni ku buryo ntabasha kubura amaso ngo nkurebe. Ibyaha byacu bikabije kuba byinshi, ibicumuro byacu byararundanyijwe bigera ku ijuru. Uhereye mu gihe cya ba sogokuruza kugeza n'uyu munsi, twagucumuyeho cyane. Ibyaha byacu twe n'abami bacu n'abatambyi bacu, ni byo byatumye tugabizwa abami b'andi mahanga baratwica, batujyana ho iminyago, batwambura ibyo dutunze, badukoza isoni nk'uko bimeze n'uyu munsi. Ariko noneho Uhoraho Mana yacu, mu kanya kanzinya watugiriye imbabazi maze udusiga turi itsinda ry'abasigaye, tugaruka gutura aha hantu witoranyirije. Bityo rero Mana yacu, uratugarukira uduha agahenge tukiri mu buja. Ni koko Mana yacu, turi mu buja nyamara ntiwaturetse. Ahubwo waduhesheje umugisha ku bami b'u Buperesi, baduha agahenge kugira ngo tukubakire Ingoro aho indi yahoze, maze umutekano usagambe mu gihugu cy'u Buyuda no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu. “None rero Mana yacu, tuvuge iki? Ntitwakurikije amabwiriza waduhaye uyanyujije ku bagaragu bawe b'abahanuzi, ubwo wagiraga uti: ‘Igihugu mugiye kwigarurira cyuzuye ibihumanya, cyahumanyijwe n'abagituye. Bacyujujemo ibizira biteye ishozi, uhereye ku mpera yacyo imwe ukageza ku yindi. Nuko rero abakobwa banyu ntimukabashyingire abahungu babo, cyangwa ngo abahungu banyu mubashakire abakobwa babo. Ntimukigere mushakira abatuye icyo gihugu ibyiza, cyangwa ngo muharanire icyabahesha amahoro. Bityo ni bwo muzaba indahangarwa maze mwishimire ibyiza byo muri icyo gihugu, ndetse mugisigire urubyaro rwanyu ho umurage w'iteka ryose.’ Koko rero Mana yacu, ibyatubayeho byazanywe n'ibikorwa byacu bibi n'ibicumuro byacu bikomeye. Nyamara waciye inkoni izamba ntiwaduhana ukurikije ibyaha twakoze, ahubwo udusiga turi itsinda ry'abasigaye. None se twongere turenge ku mabwiriza yawe, maze dushyingirane n'abo bantu bakora ibizira biteye ishozi? Mbese ntibyatuma uturakarira maze ukadutsemba twese ntihagire urokoka, bityo ntihabeho itsinda ry'abasigaye? Uhoraho Mana ya Isiraheli, koko uri intabera no muri iyi minsi waradusize tuba itsinda ry'abasigaye. Nubwo ibicumuro byacu biduhama turi imbere yawe, nyamara ntitwari dukwiye kuguhagarara imbere.” Nuko Ezira akiri imbere y'Ingoro y'Imana apfukamye asenga, avuga ibyaha bakoze kandi arira, imbaga nyamwinshi y'Abisiraheli, abagabo n'abagore n'abana, bateranira aho yari ari barira cyane. Nuko Shekaniya mwene Yehiyeli wo mu nzu ya Elamu abwira Ezira ati: “Twacumuye ku Mana yacu, kuko twebwe Abisiraheli twashatse abanyamahangakazi twasanze muri iki gihugu. Ariko nubwo bimeze bityo turacyafite icyizere. Ubu nimuze tugirane amasezerano n'Imana yacu, maze dusezerere abo bagore bose hamwe n'abana babo. Bityo twumvire inama wowe n'abakurikiza amabwiriza y'Imana yacu mwatugiriye. Ibyo tuzabikora dukurikije Amategeko yayo. None haguruka iki kibazo ni wowe kireba, ibyo tuvuze ubikore kandi komera turagushyigikiye.” Nuko Ezira arahaguruka arahiza abakuru b'abatambyi n'ab'Abalevi n'ab'Abisiraheli bose, ko bazakurikiza iyo nama. Nuko barahira ko bazayikurikiza. Ezira ava aho yari ari imbere y'Ingoro y'Imana, ajya kwa Yehohanani mwene Eliyashibu. Agezeyo yanga kugira icyo arya n'icyo anywa, kubera ko yari yashegeshwe n'igicumuro cy'abatahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago. Nuko itangazo ryamamazwa mu gihugu cy'u Buyuda no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu, rimenyesha abatahutse bose ko bagomba guteranira i Yeruzalemu. Ryavugaga kandi ko umuntu wese uzaba ataragera i Yeruzalemu nyuma y'iminsi itatu ritanzwe, hakurikijwe icyemezo cy'abatware n'abakuru b'amazu, azanyagwa umutungo we kandi acibwe mu muryango w'abatahutse. Nyuma y'iminsi itatu, ni ukuvuga ku itariki ya makumyabiri y'ukwezi kwa cyenda, abagabo bose bo mu muryango wa Yuda n'abo mu wa Benyamini baraza bateranira i Yeruzalemu ku kibuga cy'Ingoro y'Imana. Kubera impamvu z'iryo teraniro no kubera imvura yagwaga, abantu bahindaga umushyitsi. Umutambyi Ezira arahaguruka arababwira, ati: “Mwa bagabo mwe, mwacumuye ku Mana kuko mwashatse abanyamahangakazi, bityo mugwiza ibyaha by'Abisiraheli. None rero nimwihane ibyaha byanyu imbere y'Uhoraho Imana ya ba sogokuruza, maze mukore ibyo ashaka. Nimwitandukanye n'abanyamahanga twasanze muri iki gihugu, kandi musezerere abanyamahangakazi mwashatse.” Nuko abari bateraniye aho bose bavuga baranguruye bati: “Ibyo uvuze ni ukuri tuzabikora. Icyakora turi benshi kandi ni igihe cy'imvura, ntibishoboka ko tuguma hanze. Byongeye kandi iki kibazo ntikiri burangire mu munsi umwe cyangwa ibiri, kuko abakoze icyo cyaha turi benshi. Abatware bacu nibabe ari bo baduhagararira. Abaturage bose ba buri mujyi bashatse abanyamahangakazi bajye bitaba ku matariki bazahamagarwaho, bazane n'abakuru n'abacamanza bo mu mijyi y'iwabo. Bityo iki kibazo kizatungane, maze Imana yacu idukureho umujinya wayo ukaze.” Yonatani mwene Asaheli na Yahazeya mwene Tikuva, ni bo bonyine banze iyo nama bashyigikiwe na Meshulamu n'Umulevi Shabetayi. Abatahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago bemera iyo nama, maze batoranya umutambyi Ezira hamwe n'abatware b'amazu yose babavuzwe mu mazina. Nuko ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa cumi, abatoranyijwe batangira gusuzuma icyo kibazo. Naho ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa mbere, barangiza gusuzuma icyo ikibazo cy'abashatse abanyamahangakazi. Mu batambyi, aba ni bo bari barashatse abanyamahangakazi: Mu bakomokaga kuri Yeshuwa mwene Yosadaki na bene wabo ni Māseya na Eliyezeri, na Yaribu na Gedaliya. Nuko basezerana gusezerera abagore babo, kandi batamba isekurume y'intama yo guhongerera igicumuro cyabo. Mu bakomokaga kuri Imeri ni Hanani na Zebadiya. Mu bakomokaga kuri Harimu ni Māseya na Eliya na Shemaya, na Yehiyeli na Uziya. Mu bakomokaga kuri Pashehuri ni Eliyowenayi na Māseya na Ishimayeli, na Netanēli na Yozabadi na Elasa. Mu Balevi, aba ni bo bari barashatse abanyamahangakazi: Yozabadi na Shimeyi na Kelaya (ubundi kandi yitwa Kelita), na Petahiya na Yuda na Eliyezeri. Mu baririmbyi ni Eliyashibu. Mu barinzi b'Ingoro y'Imana ni Shalumu na Telemu na Uri. Muri rubanda rw'Abisiraheli, aba ni bo bari barashatse abanyamahangakazi: Mu bakomokaga kuri Paroshi ni Ramiya na Iziya, na Malikiya na Miyamini, na Eleyazari na Malikiya wundi na Benaya. Mu bakomokaga kuri Elamu ni Mataniya na Zakariya na Yehiyeli, na Abidi na Yeremoti na Eliya. Mu bakomokaga kuri Zatu ni Eliyowenayi na Eliyashibu na Mataniya, na Yeremoti na Zabadi na Aziza. Mu bakomokaga kuri Bebayi ni Yehohanani na Hananiya, na Zabayi na Atilayi. Mu bakomokaga kuri Bani ni Meshulamu na Maluki na Adaya, na Yashubu na Sheyali na Yeremoti. Mu bakomokaga kuri Pahati-Mowabu ni Adina na Kelali, na Benaya na Māseya, na Mataniya na Besalēli, na Binuwi na Manase. Mu bakomokaga kuri Harimu ni Eliyezeri na Ishiya, na Malikiya na Shemaya na Simeyoni, na Benyamini na Maluki na Shemariya. Mu bakomokaga kuri Hashumu ni Matenayi na Matata, na Zabadi na Elifeleti, na Yeremayi na Manase na Shimeyi. Mu bakomokaga kuri Bani ni Madayi na Amuramu na Uweli, na Benaya na Bedeya na Keluhi, na Vaniya na Meremoti na Eliyashibu, na Mataniya na Matenayi na Yāsayi, na Bani na Binuwi na Shimeyi, na Shelemiya na Natani na Adaya, na Makinadebayi na Shashayi na Sharayi, na Azarēli na Shelemiya na Shemariya, na Shalumu na Amariya na Yozefu. Mu bakomokaga kuri Nebo ni Yeyiyeli na Matitiya, na Zabadi na Zebina, na Yadayi na Yoweli na Benaya. Abo bagabo bose bari barashatse abanyamahangakazi, ndetse bamwe muri bo bari barabyaranye abana. Ibyo Nehemiya mwene Hakaliya yakoze. Mu kwezi kwa Kisilevu mu mwaka wa makumyabiri Umwami Aritazeruzi ari ku ngoma, jyewe Nehemiya nari mu kigo ntamenwa cy'i Shushani. Nuko umuvandimwe wanjye Hanani aza i Shushani aturutse mu gihugu cy'u Buyuda, ari kumwe n'abandi baturukanyeyo. Mbabaza amakuru y'itsinda ry'abasigaye, ni ukuvuga Abayahudi batahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, mbabaza n'ibyerekeye Yeruzalemu. Barambwira bati: “Iryo tsinda ry'abatahutse bagize amakuba menshi ndetse bahinduka insuzugurwa. Naho ibyerekeye Yeruzalemu, urukuta ruhazengurutse rwarasenyutse n'inzugi z'amarembo yaho zarakongotse.” Maze kumva ibyo nicara hasi ndarira, mara iminsi mbabaye cyane nigomwa kurya. Nihatira kandi kwambaza Imana nyir'ijuru ngira nti: “Ayii, Uhoraho Mana nyir'ijuru! Mana urakomeye, ufite igitinyiro kandi ukomeza Isezerano wagiranye natwe n'abumvira amabwiriza yawe. Ndakwinginze undebe jyewe umugaragu wawe, kandi utege amatwi wumve gutakamba kwanjye nsenga ku manywa na nijoro, nsabira Abisiraheli abagaragu bawe. Ni koko ndemera ko twebwe Abisiraheli twagucumuyeho, ndetse nanjye ubwanjye na ba sogokuruza twagucumuyeho bikabije. Twanze gukurikiza amabwiriza n'amateka n'ibyemezo wahaye Musa umugaragu wawe. Ariko wibuke amabwiriza wahaye umugaragu wawe Musa ugira uti: ‘Nimumpemukira nzabatatanyiriza mu mahanga. Ariko nimungarukira mugakurikiza amabwiriza yanjye, naho mwaba muri iyo gihera mwarajyanywe ho iminyago, nzabakoranyiriza hamwe mbagarure ahantu nzaba naratoranyije kugira ngo habe icyicaro cyanjye.’ Abo bantu ni twebwe abagaragu bawe wacunguje imbaraga zawe nyinshi n'ubushobozi bwawe bwinshi. Ayii Nyagasani, ndakwinginze tega amatwi, umva ugusenga kwanjye jyewe umugaragu wawe, n'ukw'abandi bagaragu bawe bishimira kukubaha. None uyu munsi umpe kugirira ishya n'ihirwe ku mwami.” Icyo gihe nari nshinzwe guhereza umwami ibyokunywa. Umunsi umwe mu kwezi kwa Nisani mu mwaka wa makumyabiri Umwami Aritazeruzi ari ku ngoma, bamuzaniye divayi maze ndayimuhereza. Bwari ubwa mbere mugaragariza ko mbabaye. Nuko umwami arambaza ati: “Ko utarwaye ni iki kikubabaje? Ugomba kuba ufite ikigushengura umutima.” Nuko numva mfite ubwoba cyane. Mbwira umwami nti: “Nyagasani, uragahoraho! None se ni iki cyambuza kubabara kandi umurwa ba sogokuruza bahambwemo warabaye itongo, ndetse n'inzugi z'amarembo yawo zikaba zarakongotse?” Nuko umwami arambaza ati: “Urifuza ko nagukorera iki?” Ako kanya nsenga Imana nyir'ijuru, maze nsubiza umwami nti: “Nyagasani, niba bikunogeye kandi nkaba ngutonnyeho, unyohereze njye mu gihugu cy'u Buyuda mu murwa ba sogokuruza bahambwemo, kugira ngo nywubake bundi bushya.” Umwami yari yicaranye n'umwamikazi maze arambaza ati: “Urugendo rwawe ruzamara igihe kingana iki, kandi uzagaruka ryari?” Mbwira umwami igihe nzagarukira maze yemera kunyohereza. Nuko ndongera mbwira umwami nti: “Nyagasani niba bikunogeye, umpeshe inzandiko zo gushyīra abategetsi bo mu bihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati, kugira ngo bampe uburenganzira bwo kuhanyura njya mu Buyuda. Umpeshe n'urwandiko rwo gushyīra Asafu umurinzi w'ishyamba ry'umwami, kugira ngo ampe ibiti byo kubazamo inzugi z'ikigo ntamenwa kiri hafi y'Ingoro y'Imana, n'iz'amarembo y'urukuta ruzengurutse umurwa ndetse n'ibyo kubakisha inzu nzabamo.” Kubera ko nari ndinzwe n'Imana yanjye, umwami ampa ibyo musabye byose. Umwami ampa bamwe mu bakuru b'ingabo, na bamwe mu ngabo zirwanira ku mafarasi kugira ngo bamperekeze. Nuko tugeze muri bya bihugu bikomatanyije, za nzandiko nzishyikiriza abategetsi babyo. Umunyahoroni Sanibalati na Tobiya umutware wo mu Bamoni bamenye ko naje, bababazwa cyane n'uko habonetse umuntu wo kwita ku nyungu z'Abisiraheli. Nuko ngera i Yeruzalemu marayo iminsi itatu. Ariko nta muntu n'umwe nari nigeze mbwira imigambi Imana yanjye yari yanshyizemo, y'icyo ngomba gukora i Yeruzalemu. Hanyuma nijoro njyana n'abagabo bake. Nta mafarasi twajyanye uretse iyari impetse. Nijoro nsohokera mu Irembo ry'Igikombe, nkomeza inzira ijya ku Iriba ry'Ikiyoka mpinguka ku Irembo ry'Imyanda. Nagendaga nsuzuma urukuta rwari ruzengurutse Yeruzalemu, nsanga hari aho rwagiye rusenyuka ndetse n'inzugi zo ku marembo yarwo zarakongotse. Nuko nkomeza kugenda nerekeye ku Irembo ry'Iriba no ku kizenga cy'umwami, maze ifarasi yari impetse ntiyabona aho inyura nyivaho. Iryo joro nkomeza kuzamuka nkikiye umubande w'akagezi ka Kederoni ngenda nsuzuma urukuta, hanyuma nsubiza inzira najemo maze ninjirira muri rya Rembo ry'Igikombe. Abatware b'umujyi ntibari bazi aho nari nagiye cyangwa icyo nari nakoze. Koko kandi kugeza icyo gihe, rubanda rw'Abayahudi n'abatambyi n'abanyacyubahiro n'abatware b'umujyi n'abandi bakozi, sinari nigeze mbabwira icyari cyanzanye i Yeruzalemu. Nuko ndababwira nti: “Nimurebe ibyago dufite: Yeruzalemu yarasenyutse ni amatongo, n'inzugi z'amarembo yayo zarakongotse. None nimuhaguruke twubake urukuta rwa Yeruzalemu maze twivane mu kimwaro.” Mbatekerereza ukuntu Imana yanjye yangiriye neza ikandinda, mbasubirira no mu magambo umwami yambwiye, maze baravuga bati: “Nimucyo dutangire twubake!” Nuko bitegura gukora icyo gikorwa cyiza. Ariko Umunyahoroni Sanibalati na Tobiya umutware wo mu Bamoni, n'Umwarabu Geshemu babyumvise baraduseka, batubazanya agasuzuguro bati: “Ibyo mukora ni ibiki? Mbese mugiye kugomera umwami?” Ndabasubiza nti: “Imana nyir'ijuru ni yo izaduha ishya n'ihirwe muri iki gikorwa. Twebwe abagaragu bayo tugiye guhita twubaka, naho mwebwe nta munani mufite muri Yeruzalemu, nta ruhare mwayigizemo, nta n'urwibutso rwanyu ruzarangwa muri yo.” Umutambyi mukuru Eliyashibu afatanyije n'abatambyi bagenzi be, barahaguruka bubaka Irembo ry'Intama. Bamaze kuryubaka baryegurira Imana, bariteraho n'urugi. Bahera aho bubaka urukuta barugeza ku Munara w'Ijana, no ku Munara wa Hananēli. Abagabo b'i Yeriko ni bo bakurikiragaho bubaka, na bo bagakurikirwa na Zakuri mwene Imuri. Abagabo b'i Hasenaya ni bo bakurikiragaho, bubaka Irembo ry'Amafi. Barirangije bariteraho ibikingi by'irembo n'inzugi, n'ibyuma byo gusesekamo ibihindizo. Meremoti mwene Uriya wa Hakosi ni we wakurikiragaho asana, na we akurikirwa na Meshulamu mwene Berekiya wa Meshezabēli. Sadoki mwene Bāna ni we wakurikiragaho asana. Abaturage b'i Tekowa ni bo bakurikiragaho basana, ariko ab'ibikomerezwa muri bo banga gukora imirimo bahawe n'ababakoresha. Irembo rya Yeshana ryubatswe na Yoyada mwene Paseya, afatanyije na Meshulamu mwene Besodiya. Bariteraho ibikingi by'irembo n'inzugi, n'ibyuma byo gusesekamo ibihindizo. Umunyagibeyoni Melatiya n'Umunyameronoti Yadoni hamwe n'abantu b'i Gibeyoni n'ab'i Misipa, ni bo bakurikiragaho basana, bageza ku icumbi ry'umutegetsi w'ibihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati. Uziyeli mwene Harihaya wari umucuzi w'izahabu, ni we wakurikiragaho asana. Na we agakurikirwa na Hananiya wari umuhanga mu gukora amarashi. Bagejeje aho urukuta rutangirira kuba rugari, baba barangije umurimo bakoraga i Yeruzalemu. Refaya mwene Huri ari na we wategekaga kimwe cya kabiri cy'intara ya Yeruzalemu, ni we wakurikiragaho asana. Yedaya mwene Harumafu ni we wakurikiragaho, maze asana ahateganye n'inzu ye, na we akurikirwa na Hatushi mwene Hashabuneya. Malikiya ukomoka kuri Harimu na Hashubu ukomoka kuri Pahati-Mowabu, ni bo bakurikiragaho basana ikindi gice cy'urukuta n'Umunara w'Amafuru. Shalumu mwene Haloheshi akaba n'umutegetsi wa kimwe cya kabiri kindi cy'intara ya Yeruzalemu, we n'abakobwa be ni bo bakurikiragaho basana. Irembo ry'Igikombe ryubatswe na Hanuni afatanyije n'abaturage b'i Zanowa. Bamaze kuryubaka bariteraho inzugi, n'ibyuma byo gusesekamo ibihindizo. Basana igice cy'urukuta kireshya na metero magana atanu bakigeza ku Irembo ry'Imyanda. Irembo ry'Imyanda ryubatswe na Malikiya mwene Rekabu, akaba umutegetsi w'intara ya Beti-Hakeremu. Amaze kuryubaka ariteraho inzugi, n'ibyuma byo gusesekamo ibihindizo. Irembo ry'Iriba ryubatswe na Shaluni mwene Kolihoze, akaba umutegetsi w'intara ya Misipa. Amaze kuryubaka ararisakara, ariteraho inzugi n'ibyuma byo gusesekamo ibihindizo. Yubaka n'urugomero rw'ikizenga cy'i Silowe cyari hafi y'ubusitani bw'umwami, agarukiriza ku ngazi zavaga mu Murwa wa Dawidi. Nehemiya mwene Azibuki akaba n'umutegetsi wa kimwe cya kabiri cy'intara ya Beti-Suri, ni we wakurikiragaho maze asana urukuta ageza ahateganye n'irimbi rya Dawidi, no kugeza ahafukuwe ikidendezi, agarukiriza aho ikigo cy'abasirikari b'intwari barindaga umwami cyari kiri. Iruhande rwe hasanwaga n'Abalevi ari bo Rehumu mwene Bani, agakurikirwa na Hashabiya umutegetsi wa kimwe cya kabiri cy'intara ya Keyila, asana ahari hateganyirijwe intara ye. Bene wabo ni bo bakurikiragaho basana bayobowe na Binuwi mwene Henadadi, akaba ari we wategekaga kimwe cya kabiri kindi cy'intara ya Keyila. Iruhande rwabo hasanwe na Ezeri mwene Yoshuwa, akaba umutegetsi w'umujyi wa Misipa. Yasannye n'ikindi gice cy'urukuta uhereye ahateganye n'akayira kazamuka kajya ku nzu yabikwagamo intwaro, ukageza ku mfuruka y'urukuta. Baruki mwene Zabayi ni we wakurikiragaho, asana ikindi gice cy'urukuta gikurikiyeho ashyizeho umwete. Yahereye ku mfuruka yarwo, ageza ahateganye n'irembo ry'urugo rw'Umutambyi mukuru Eliyashibu. Meremoti mwene Uriya wa Hakosi ni we wakurikiragaho, asana ikindi gice cy'urukuta ahereye ahateganye n'irembo ry'urugo rwa Eliyashibu, ageza aho rugarukira. Abatambyi baturutse mu turere dukikije Yeruzalemu, ni bo bakurikiragaho basana. Benyamini na Hashubu ni bo bakurikiragaho, basana uruhande ruteganye n'amazu yabo, naho Azariya mwene Māseya wa Ananiya, asana uruhande ruteganye n'inzu ye. Binuwi mwene Henadadi ni we wakurikiragaho, asana ikindi gice, ahera ku nzu ya Azariya ageza aho urukuta ruhetera imfuruka. Palali mwene Uzayi ni we wakurikiragaho, ahera kuri iyo mfuruka asana umunara wubatse mu rukuta, uteganye n'ingoro y'umwami yari ahirengeye hafi y'ikigo cy'abamurindaga. Pedaya mwene Paroshi n'abakozi bo mu Ngoro y'Imana babaga mu gace ka Yeruzalemu kitwaga Ofeli, ni bo bakurikiragaho basana, bageza ku Irembo ry'Amazi ryari iburasirazuba bw'umunara wubatse mu rukuta. Abaturage b'i Tekowa ni bo bakurikiragaho, basana ikindi gice bahereye imbere y'umunara munini wubatse mu rukuta, bageza ku rukuta rwa Ofeli. Guhera haruguru y'Irembo ry'Amafarasi hasanwe n'abatambyi, umutambyi wese agasana ahateganye n'inzu ye. Sadoki mwene Imeri ni we wakurikiragaho, na we asana ahateganye n'inzu ye. Shemaya mwene Shekaniya akaba umurinzi w'Irembo ry'Iburasirazuba, na we akurikiraho asana. Hananiya mwene Shelemiya na Hanuni umuhungu wa gatandatu wa Salafu ni bo bakurikiragaho, basana ikindi gice cy'urukuta. Meshulamu mwene Berekiya ni we wakurikiragaho, asana igice giteganye n'aho yari atuye. Malikiya wo mu bacuzi b'izahabu ni we wakurikiragaho, asana ahereye ku nzu y'abakozi bo mu Ngoro y'Imana no ku y'abacuruzi, ziteganye n'Irembo ry'Ubugenzuzi, ageza ku nzu y'igorofa yari mu mfuruka y'urukuta. Uhereye kuri iyo nzu ukageza ku Irembo ry'Intama, hasanwe n'abacuzi b'izahabu bafatanyije n'abacuruzi. Sanibalati amenye ko twebwe Abayahudi twubaka urukuta rwa Yeruzalemu, ararakara agira umujinya mwinshi cyane. Nuko aratunegura avugira imbere ya bagenzi be n'imbere y'ingabo z'i Samariya ati: “Ese abo Bayahudi batagize icyo bashoboye barashaka kugera ku ki? Mbese koko urwo rukuta bazarangiza kurwubaka? Mbese baragira ngo gutura Imana ibitambo ni byo bizatuma bubaka urukuta rw'icyuzuriraho? Ese baragira ngo bataburure ibirundo by'amabuye yangijwe n'umuriro maze bayubakishe?” Ubwo Tobiya umutware wo mu Bamoni yari ahagaze iruhande rwe, na we aravuga ati: “Na bo barubaka ntibagasekwe! Erega na nyiramuhari yuriye urwo rukuta rwahita ruriduka!” Nuko ndasenga nti: “Mana yacu, umva uko badusuzugura, kandi ibitutsi badutuka ureke abe ari bo bihama! Ubareke basahurwe bajyanwe ho iminyago! Ntukabababarire igicumuro cyabo cyangwa ngo ubahanagureho icyaha cyabo, kuko badututse twubaka.” Nuko twubaka urukuta rwa Yeruzalemu rwose turugeza muri kimwe cya kabiri cy'ubuhagarike bwarwo, kuko abantu bose bakoranaga umwete. Ariko Sanibalati na Tobiya n'Abarabu n'Abamoni hamwe n'Abanyashidodi, bumvise ko igikorwa cyo gusana urukuta rwa Yeruzalemu gitera imbere, kandi ko n'ibyuho byo muri rwo biri hafi gusibangana barushaho kurakara. Bose bahuza umugambi wo gutera i Yeruzalemu no kwangiza ibyaho. Nuko dusenga Imana yacu, maze dushyiraho abarinzi ku manywa na nijoro bo kubakoma imbere. Byongeye kandi Abayahudi baravugaga bati: “Abakozi bacitse intege, ibirundo by'ibisigazwa ni byinshi, ntabwo dushobora kuzarangiza gusana uru rukuta!” Abanzi bacu na bo bakavuga bati: “Ntibazigera batubona cyangwa ngo bamenye igihe tuzazira, bazabona tubaguye gitumo maze tubamarire ku icumu, n'umurimo bakoraga tuwuhagarike.” Nuko Abayahudi bo mu cyaro baturanye n'abanzi bacu, baza kutuburira incuro nyinshi bati: “Nimwigarukire iwacu.” Nuko nshyira abantu inyuma y'urukuta aho rwari rukiri rugufi n'aho rwari rutarasanwa, bahagarara mu myanya yabo bakurikije imiryango yabo, kandi bitwaje inkota n'amacumu n'imiheto. Maze kubona uko ibintu byifashe, mpita mbwira abanyacyubahiro n'abatware b'umujyi na rubanda bari aho nti: “Ntimubatinye! Mwibuke ko Uhoraho akomeye kandi afite igitinyiro. Mubarwanye murengere abavandimwe banyu n'abahungu n'abakobwa banyu, n'abagore banyu n'amazu yanyu.” Abanzi bacu bamenya ko twaburiwe, kandi ko Imana yaburijemo umugambi wabo. Nuko twese dusubira ku rukuta, umuntu wese ku murimo we. Uhereye uwo munsi kimwe cya kabiri cy'abakozi banjye barakoraga, naho abandi bahoraga baryamiye amajanja bafite amacumu n'ingabo n'imiheto, bambaye n'amakoti y'ibyuma akingira igituza. Abasirikari bakuru bari barinze Abayahudi bose bubakaga urukuta. Abahereza babo bakoreshaga ukuboko kumwe, ukundi gufashe intwaro. Buri muntu wubakaga yabaga afite inkota ye mu rukenyerero. Uwari ushinzwe kuvuza impanda, yagumaga iruhande rwanjye, kuko nari narabwiye abanyacyubahiro n'abatware na rubanda nti: “Murabona ko uyu murimo ari munini kandi ari mugari, ku buryo dutataniye impande zose z'urukuta. Nimujya mwumva impanda ivuze, mujye mudutabara muze aho ivugiye. Imana yacu na yo izaturwanirira.” Nuko dukomeza gukora dutyo kuva mu museke kugeza nimugoroba mu kabwibwi, kimwe cya kabiri cy'abakozi bitwaje amacumu baryamiye amajanja. Icyo gihe kandi mbwira abantu nti: “Umuntu wese kimwe n'abakozi bamufasha ajye arara muri Yeruzalemu, bityo nijoro batubere abazamu naho ku manywa bakore.” Nararaga nkenyeye kimwe na bagenzi banjye n'abakozi bamfashaga, ndetse n'abarinzi. Ntitwigeraga twiyambura keretse tugiye kwiyuhagira. Icyo gihe rubanda rw'Abayahudi n'abagore babo bitotombera bene wabo. Bamwe muri bo baravugaga bati: “Twebwe ubwacu n'abana bacu turi benshi, dukeneye ingano kugira ngo tubone ibyo kudutunga tubeho.” Abandi bakagira bati: “Kugira ngo tubone ingano mu gihe cy'inzara, tugomba kugwatiriza amasambu yacu n'imirima yacu y'imizabibu, ndetse n'amazu yacu.” Abandi na bo bakagira bati: “Kugira ngo tubone imisoro y'umwami w'u Buperesi, tugurizwa amafaranga ari uko tugwatirije imirima n'imizabibu byacu. Nyamara twese turi Abayahudi kimwe na bo, abana bacu ni kimwe n'ab'abo, ariko duhatirwa gutanga abahungu n'abakobwa bacu kugira ngo babe inkoreragahato. Ndetse bamwe mu bakobwa bacu ubu ni abaja kandi ntitubasha kubacungura, kuko amasambu n'imizabibu byacu bifitwe n'abandi.” Nuko numvise ayo maganya n'ibyo birego ndarakara cyane. Niyemeza gutonganya abanyacyubahiro n'abatware b'Abayahudi, ndababwira nti: “Mukabije kwaka bene wanyu inyungu!” Nuko ntumiza iteraniro rinini kugira ngo mbamagane. Ndababwira nti: “Twakoze uko dushoboye kose ducungura Abayahudi bene wacu, abanyamahanga bari baragize inkoreragahato zabo. None namwe muragurisha bene wanyu, maze tuzahindukire tubacungure?” Nuko bose baraceceka ntibagira icyo bavuga. Ndongera ndababwira nti: “Ibyo mukora si byiza. Mbese ntimwari mukwiye gutinya Imana mugakora ibyiza, bityo ntimuhe abanyamahanga batwanga urwaho rwo kudutuka? Jyewe ubwanjye na bagenzi banjye kimwe n'abakozi bamfasha, twagurije abantu amafaranga n'ingano. None nimucyo twese tubaharire iyo myenda baturimo. Ndetse bitarenze uyu munsi, ababarimo imyenda nimubasubize amasambu yabo n'imizabibu yabo, n'imizeti yabo kimwe n'amazu yabo. Ndetse n'inyungu mubaka ku byo mwabagurije, haba ari ku mafaranga cyangwa ku ngano, haba ari kuri divayi nshya cyangwa ku mavuta, na zo nimuzibaharire.” Barambwira bati: “Ibyo utubwiye tuzabikora. Tuzabasubiza ibyo batugwatirije, kandi nta cyo tuzongera kubishyuza.” Nuko mpamagaza abatambyi maze ntegeka ba banyacyubahiro na ba batware b'Abayahudi, kurahirira imbere yabo ko bazasohoza ayo masezerano. Nanjye mfata umweko nari nkenyeje nabikagamo ibiceri, maze ndawukunkumura ngira nti: “Uku abe ari ko Imana izakunkumura umuntu wese utazubahiriza amasezerano yagize, imuvane mu rugo rwe no mu mutungo we asigare amara masa.” Abantu bose bari muri iryo teraniro baravuga bati: “Amina”, maze basingiza Uhoraho. Nuko basohoza amasezerano bagize. Umwami Aritazeruzi yangize umutegetsi w'igihugu cy'u Buyuda, uhereye mu mwaka wa makumyabiri ukageza mu wa mirongo itatu n'ibiri ari ku ngoma. Muri iyo myaka uko ari cumi n'ibiri, yaba jyewe cyangwa bagenzi banjye, ntitwigeze dutungwa n'igaburo ryagenewe umutegetsi. Abategetsi bambanjirije baryaga rubanda imitsi, bakabaka igaburo rya buri munsi, bakabaka n'ibikoroto mirongo ine by'ifeza. Ababungirije na bo bategekeshaga abantu igitugu. Nyamara kubera ko nubaha Imana, jyewe sinagenje nka bo. Ahubwo nitangiye kubaka urukuta sinagira n'isambu nigurira. Abantu bamfashaga na bo nta masambu biguriye, bahoraga mu mirimo y'ubwubatsi. Byongeye kandi nagaburiraga abatware b'Abayahudi ijana na mirongo itanu, n'abandi bantu baturukaga mu bihugu bidukikije. Buri munsi natekeshaga ikimasa n'intama esheshatu z'indobanure n'inkoko, kandi uko iminsi icumi yashiraga ni ko natangaga divayi nyinshi z'amoko atari amwe. Nubwo byari bimeze bityo sinigeze naka abantu igaburo ryagenewe umutegetsi, kuko nari nzi ingorane bari bafite. Mana yanjye ujye unyibuka, ungirire neza kubera ibyo nagiriye aba bantu! Sanibalati na Tobiya n'Umwarabu Geshemu kimwe n'abandi banzi bacu, bamenya ko narangije gusana urukuta rwa Yeruzalemu kandi ko nta cyuho gisigaye kuri rwo. Icyakora icyo gihe nari ntaratera inzugi ku marembo yarwo. Nuko Sanibalati na Geshemu bantumaho bati: “Ngwino duhurire i Kefirimu mu kibaya cya Ono.” Ariko bari bafite umugambi wo kungirira nabi. Nanjye mbatumaho mbasubiza nti: “Sinshobora kuza. Umurimo nkora ni ingirakamaro ndamutse nywusize wahagarara, bityo rero sinshobora kuza ngo tubonane.” Bantumaho incuro enye zose ngo nze tubonane, nanjye nkabasubiza ko bidashoboka. Nuko ku ncuro ya gatanu Sanibalati yongera kuntumaho nka mbere, antumaho umwungirije anzanira urwandiko rudafunze. Dore ibyari bikubiye muri urwo rwandiko: “Hari inkuru yabaye gikwira mu batari Abayahudi, bavuga ko wowe n'Abayahudi mufite umugambi wo kugomera umwami. Ngo yaba ari yo mpamvu wubaka urukuta rwa Yeruzalemu. Geshemu na we avuga ko iyo nkuru ifite ishingiro. Bavuga kandi ko waba ugiye kwimikwa kugira ngo ube umwami w'Abayahudi ubu ukaba waramaze gushyiraho abahanuzi bo kwamamaza muri Yeruzalemu ko uri umwami w'u Buyuda. Iyo nkuru ntizabura kugera ku mwami w'u Buperesi. None ngwino tubyumvikaneho.” Nuko nanjye ndamusubiza nti: “Ibyo uvuze byose ntibifite ishingiro, ahubwo ni wowe ubyihimbira.” Bose bashakaga kudutera ubwoba bibwira ko tuzacika intege, kugira ngo umurimo dukora udindire. Nuko ndasenga nti: “Mana yanjye, umpe imbaraga.” Umunsi umwe njya kwa Shemaya mwene Delaya wa Mehetabēli, kubera ko atashoboraga kuva iwe. Nuko arambwira ati: “Reka tubonanire mu Ngoro y'Imana mu Cyumba kizira inenge, maze dukinge inzugi zacyo kuko abashaka kukwica bazaza nijoro bakwice.” Nuko ndamusubiza nti: “Mbese umugabo nkanjye akwiye guhunga? Byongeye kandi umuntu nkanjye yakwinjira mu Ngoro, mu Cyumba kizira inenge maze akabaho? Ndanze singiyeyo.” Nuko mbibonye ntyo menya ko ibyo ambwiye atabitumwe n'Imana, ko ahubwo yaguriwe na Tobiya na Sanibalati ngo ampanurire ibinyoma. Kwari ukugira ngo ngire ubwoba nkore ibyo ambwiye, bityo mbe nkoze icyaha maze babone impamvu yo kunsebya no kunkoza isoni. Nuko ndasenga nti: “Mana yanjye, ujye wibuka ibyo Tobiya na Sanibalati bakoze, ujye wibuka kandi n'umuhanuzikazi Nowadiya kimwe n'abandi bahanuzi bagerageje kuntera ubwoba.” Ku itariki ya makumyabiri n'eshanu y'ukwezi kwa Eluli, turangiza kubaka urukuta rwa Yeruzalemu rwari rumaze iminsi mirongo itanu n'ibiri rwubakwa. Abanzi bacu bose bamenye ko twarwujuje, kandi ko n'abantu bo mu mahanga adukikije barwibonera, baramwara cyane. Koko rero bamenya ko Imana yacu ari yo yatumye tubasha gukora uwo murimo. Icyo gihe abanyacyubahiro benshi b'i Buyuda bandikiraga Tobiya inzandiko nyinshi, Tobiya na we akabandikira abasubiza. Abantu benshi b'i Buyuda bari barahanye igihango na we, kuko yari umukwe wa Shekaniya wakomokaga kuri Ara, kandi n'umuhungu we Yehohanani akaba yari yarashatse umukobwa wa Meshulamu mwene Berekiya. Bamwe mu Bayahudi bahoraga bandatira ibikorwa bya Tobiya, na we bakamubwira ijambo ryose navuze, bityo akandika inzandiko zo kuntera ubwoba. Urukuta rumaze kuzura maze no gutera inzugi ku marembo yarwo, abarinzi b'Ingoro y'Imana n'abaririmbyi n'Abalevi bahabwa inshingano zabo. Ubutegetsi bw'umurwa wa Yeruzalemu mbushinga umuvandimwe wanjye Hanani, afatanyije na Hananiya umukuru w'ingabo zo mu kigo ntamenwa. Hananiya uwo yari umugabo w'umunyamurava warushaga abantu benshi gutinya Imana. Nuko ndababwira nti: “Inzugi za Yeruzalemu ntizigakingurwe mbere yo ku gasusuruko, kandi nimugoroba abarinzi bajye bakinga inzugi bazifungishe ibihindizo mbere y'uko bava ku izamu. Muzashyireho izamu maze abaturage bo muri Yeruzalemu bajye barisimburanwaho, bamwe bajye bashyirwa ku rukuta, abandi barinde hafi y'amazu yabo.” Umurwa wa Yeruzalemu wari munini nyamara utuwemo n'abantu bake, n'amazu ari make. Nuko Imana yanjye inyungura igitekerezo maze nteranya abanyacyubahiro n'abatware b'umujyi hamwe na rubanda, kugira ngo babarurwe. Mbona igitabo cy'ibarura ry'ababanje gutahuka bavuye aho bari barajyanwe ho iminyago, ngisangamo ibi bikurikira: Dore Abayahudi bo mu mazu Umwami Nebukadinezari wa Babiloniya yari yarajyanye ho iminyago. Baje mu gihugu cy'u Buyuda no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu bavuye muri Babiloniya, maze umuntu wese asubira mu mujyi gakondo w'iwabo. Baje bayobowe na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Azariya na Rāmiya na Nahamani, na Moridekayi na Bilishani na Misipereti, na Bigivayi na Nehumu na Bāna. Dore umubare w'Abisiraheli bakomokaga muri buri nzu: Abakomokaga kuri Paroshi bari ibihumbi bibiri n'ijana na mirongo irindwi na babiri. Abakomokaga kuri Shefatiya bari magana atatu na mirongo irindwi na babiri. Abakomokaga kuri Ara bari magana atandatu na mirongo itanu na babiri. Abakomokaga kuri Pahati-Mowabu, ni ukuvuga urubyaro rwa Yoshuwa na Yowabu, bari ibihumbi bibiri magana inani na cumi n'umunani. Abakomokaga kuri Elamu bari igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane. Abakomokaga kuri Zatu bari magana inani na mirongo ine na batanu. Abakomokaga kuri Zakayi bari magana arindwi na mirongo itandatu. Abakomokaga kuri Binuwi bari magana atandatu na mirongo ine n'umunani. Abakomokaga kuri Bebayi bari magana atandatu na makumyabiri n'umunani. Abakomokaga kuri Azigadi bari ibihumbi bibiri na magana atatu na makumyabiri na babiri. Abakomokaga kuri Adonikamu bari magana atandatu na mirongo itandatu na barindwi. Abakomokaga kuri Bigivayi bari ibihumbi bibiri na mirongo itandatu na barindwi. Abakomokaga kuri Adini bari magana atandatu na mirongo itanu na batanu. Abakomokaga kuri Ateri, ni ukuvuga abakomokaga kuri Hezekiya, bari mirongo cyenda n'umunani. Abakomokaga kuri Hashumu bari magana atatu na makumyabiri n'umunani. Abakomokaga kuri Besayi bari magana atatu na makumyabiri na bane. Abakomokaga kuri Harifu bari ijana na cumi na babiri. Abakomokaga kuri Gibeyoni bari mirongo cyenda na batanu. Abantu bakomokaga mu mujyi wa Betelehemu n'uwa Netofa bari ijana na mirongo inani n'umunani. Abakomokaga mu mujyi wa Anatoti bari ijana na makumyabiri n'umunani. Abakomokaga mu mujyi wa Betazimaveti bari mirongo ine na babiri. Abakomokaga mu mujyi wa Kiriyati-Yeyarimu n'uwa Kefira n'uwa Bēroti bari magana arindwi na mirongo ine na batatu. Abakomokaga mu mujyi wa Rama n'uwa Geba bari magana atandatu na makumyabiri n'umwe. Abakomokaga mu mujyi wa Mikimasi bari ijana na makumyabiri na babiri. Abakomokaga mu mujyi wa Beteli n'uwa Ayi bari ijana na makumyabiri na batatu. Abakomokaga mu wundi mujyi witwa Nebo bari mirongo itanu na babiri. Abakomokaga kuri Elamu wundi bari igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane. Abakomokaga kuri Harimu bari magana atatu na makumyabiri. Abakomokaga mu mujyi wa Yeriko bari magana atatu na mirongo ine na batanu. Abakomokaga mu mujyi wa Lodi n'uwa Hadidi n'uwa Ono bari magana arindwi na makumyabiri n'umwe, Abakomokaga mu mujyi wa Senaya bari ibihumbi bitatu na magana cyenda na mirongo itatu. Itsinda ry'abatambyi: Abakomokaga kuri Yedaya ukomoka kuri Yoshuwa bari magana cyenda na mirongo irindwi na batatu. Abakomokaga kuri Imeri bari igihumbi na mirongo itanu na babiri. Abakomokaga kuri Pashehuri bari igihumbi na magana abiri na mirongo ine na barindwi. Abakomokaga kuri Harimu bari igihumbi na cumi na barindwi. Itsinda ry'Abalevi: Abakomokaga kuri Yoshuwa na Kadimiyeli na bo bakomokaga kuri Hodeva, bari mirongo irindwi na bane. Itsinda ry'abaririmbyi bo mu Ngoro y'Imana: Abakomokaga kuri Asafu bari ijana na mirongo ine n'umunani. Itsinda ry'abarinzi b'Ingoro y'Imana ryari rigizwe n'abakomokaga kuri Shalumu no kuri Ateri, no kuri Talimoni no kuri Akubu, no kuri Hatita no kuri Shobayi, bose bari ijana na mirongo itatu n'umunani. Itsinda ry'abakozi bo mu Ngoro y'Imana ryari rigizwe n'abakomokaga kuri Sīha no kuri Hasufa na Tabawoti, no kuri Kerosi no kuri Siya no kuri Padoni, no kuri Lebana no kuri Hagaba no kuri Shalimayi, no kuri Hanani no kuri Gideli no kuri Gahari, no kuri Reyaya no kuri Resini no kuri Nekoda, no kuri Gazamu no kuri Uza no kuri Paseya, no kuri Besayi no kuri Meyunimu, no kuri Nefushesimu, no kuri Bakibuki no kuri Hakufa no kuri Harihuri, no kuri Basiliti no kuri Mehida no kuri Harisha, no kuri Barikosi no kuri Sisera no kuri Tema, no kuri Nesiya no kuri Hatifa. Itsinda ry'abakomokaga ku bagaragu ba Salomo ryari rigizwe n'abakomokaga kuri Sotayi no kuri Sofereti no kuri Perida, no kuri Yāla no kuri Darikoni no kuri Gideli, no kuri Shefatiya no kuri Hatili, no kuri Pokereti-Hasebayimu no kuri Amoni. Abo mu itsinda ry'abakozi bo mu Ngoro y'Imana, hamwe n'abo mu itsinda ry'abakomokaga ku bagaragu ba Salomo, bose bari magana atatu na mirongo cyenda na babiri. Hari n'abantu batahutse bavuye i Telimela n'i Teliharisha, n'i Kerubu no muri Adoni no muri Imeri, batashoboye gutanga ibimenyetso byemeza ko ba sekuruza bari Abisiraheli. Abo bantu bakomokaga kuri Delaya no kuri Tobiya no kuri Nekoda, bari magana atandatu na mirongo ine na babiri. Hari n'abatambyi bagize ingorane nk'izo. Abo ni abakomokaga kuri Hobaya no kuri Hakosi no kuri Barizilayi, (uwo yitiriwe sebukwe kuko yari yarashatse umukobwa wa Barizilayi w'i Gileyadi). Bashatse ibisekuruza byabo mu bitabo by'ibarura ariko ntibabibona, maze babarwa nk'abahumanye, bityo bahagarikwa ku mirimo y'ubutambyi. Byongeye kandi umutegetsi w'u Buyuda ababuza kurya ibyokurya byavanywe ku bitambo byatuwe Imana, kugeza ubwo hazaboneka umutambyi uzafata icyemezo gishingiye ku bizaba byerekanywe na Urimu na Tumimu. Umubare w'abatahutse bose bavuye muri Babiloniya, bari ibihumbi mirongo ine na bibiri na magana atatu na mirongo itandatu. Bari kumwe n'abagaragu n'abaja ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi, n'abaririmbyi n'abaririmbyikazi magana abiri na mirongo ine na batanu. Bari bafite ingamiya magana ane na mirongo itatu n'eshanu, n'indogobe ibihumbi bitandatu na magana arindwi na makumyabiri. Bamwe mu batware b'amazu batanze imfashanyo yo kubaka Ingoro y'Imana. Umutegetsi w'u Buyuda yatanze ibiro umunani n'igice by'izahabu, atanga n'ibikombe mirongo itanu byo gukoresha mu Ngoro y'Imana, n'amakanzu magana atanu na mirongo itatu y'abatambyi, bishyirwa mu kigega cy'umushinga w'Ingoro y'Imana. Bamwe mu batware b'amazu bashyize muri icyo kigega ibiro ijana na mirongo irindwi by'izahabu, n'ibikoroto ibihumbi bibiri na magana abiri by'ifeza. Naho rubanda batanga ibiro ijana na mirongo irindwi by'izahabu, n'ibikoroto ibihumbi bibiri by'ifeza, n'imyambaro mirongo itandatu n'irindwi y'abatambyi. Nuko abatambyi n'Abalevi, n'abarinzi b'Ingoro y'Imana n'abaririmbyi, na bamwe bo muri rubanda n'abakozi bo mu Ngoro y'Imana, kimwe n'abandi Bisiraheli bose batura mu mijyi gakondo yabo. Ukwezi kwa karindwi kwageze Abisiraheli bose baramaze gutura mu mijyi gakondo yabo. Kuva kare mu gitondo kugeza saa sita, Ezira asomera Amategeko abari bateraniye ku kibuga cyari imbere y'Irembo ry'Amazi. Hari abagabo n'abagore n'abana baciye akenge. Abantu bose bari bashishikajwe no kumva ibyo asoma. Umwigishamategeko Ezira yari ahagaze ku ruhimbi rw'ibiti rugari bubatse kubera iryo teraniro. Iburyo bwe hari hahagaze Matitiya na Shema, na Anaya na Uriya, na Hilikiya na Māseya. Naho ibumoso bwe, hari hahagaze Pedaya na Mishayeli na Malikiya, na Hashumu na Hashibadana, na Zekariya na Meshulamu. Abantu bose bashoboraga kureba Ezira kuko yari ahagaze kuri rwa ruhimbi abasumba. Abumbuye cya gitabo cy'Amategeko, abantu bose barahaguruka. Nuko Ezira asingiza Uhoraho Imana ikomeye, maze abantu bose barambura amaboko bayerekeje hejuru, barikiriza bati: “Amina! Amina!” Bikubita imbere y'Uhoraho baramuramya, umuntu wese akoza uruhanga ku butaka. Nuko barahaguruka, maze Abalevi ari bo Yoshuwa na Bani, na Sherebiya na Yamini, na Akubu na Shabetayi, na Hodiya na Māseya, na Kelita na Azariya, na Yozabadi na Hanani na Pelaya, batangira kubigisha Amategeko ya Musa. Basomaga Amategeko y'Imana mu gitabo ku buryo bwumvikana, kandi bakayasobanura kugira ngo umuntu wese amenye ibyo basomye. Abantu bumvise ibyasomwaga mu gitabo cy'Amategeko ya Musa, batangira kurira. Nuko umutegetsi Nehemiya na Ezira umutambyi n'umwigishamategeko, hamwe n'Abalevi basobanuriraga abantu ibyo Ezira yasomaga, barababwira bati: “Uyu munsi weguriwe Uhoraho Imana yanyu. Iki si igihe cyo kubabara no kurira! Ahubwo nimusubire iwanyu murye ibyokurya byiza, munywe n'ibyokunywa biryoshye kandi abatagize icyo bategura na bo muboherereze amafunguro. Uyu munsi weguriwe Nyagasani Imana yacu. Ntimushavure kuko ibyishimo Uhoraho abaha, ari byo bibatera imbaraga.” Abalevi na bo bacecekesha abantu, barababwira bati: “Nimutuze. Uyu munsi weguriwe Imana, bityo ntimukwiye gushavura.” Nuko abantu bose barataha bajya kurya no kunywa, ndetse boherereza amafunguro abatabashije kugira icyo bategura. Abantu basābwa n'ibyishimo kuko bari basobanukiwe neza ibyo bari babasomeye. Ku itariki ya kabiri y'uko kwezi, abatware b'amazu yose y'Abayahudi n'abatambyi kimwe n'Abalevi, bateranira aho umwigishamategeko Ezira yari ari, kugira ngo barusheho kumenya Amategeko ya Musa. Basanga mu gitabo cy'Amategeko Uhoraho yari yaratanze ayanyujije kuri Musa, handitse ko Abisiraheli bagombaga kuba mu tuzu tw'ingando, mu gihe cy'iminsi mikuru y'Ingando yo mu kwezi kwa karindwi Basanze kandi ko iyo minsi mikuru yagombaga gutangarizwa abantu bo mu mijyi yose ndetse n'ab'i Yeruzalemu, bakababwira bati: “Nimujye mu misozi muzane amashami y'iminzenze ihingwa, n'ay'iminzenze ya cyimeza n'ay'imihadasi, n'ay'imikindo n'ay'ibiti bitsitse amashami, maze muce ingando nk'uko ibyanditswe bivuga.” Nuko abantu bose bajya kuzana amashami yo kubaka utuzu tw'ingando. Bamwe batwubatse hejuru y'amazu yabo, abandi batwubaka mu ngo zabo, abandi batwubaka mu rugo rw'Ingoro y'Imana, abandi batwubaka ku kibuga cyari imbere y'Irembo ry'Amazi, no ku kibuga cyari imbere y'Irembo rya Efurayimu. Abantu bose batahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, biyubakira utuzu tw'ingando maze batubamo. Cyababereye igihe cyo kunezerwa cyane, kuko kuva mu gihe cya Yozuwe mwene Nuni kugeza icyo gihe, Abisiraheli ntibari barigeze bizihiza batyo iminsi mikuru y'Ingando. Uhereye ku munsi wa mbere w'iminsi mikuru y'Ingando, ukageza ku wa karindwi ari wo waherukaga, buri munsi Ezira yasomaga mu gitabo cy'Amategeko y'Imana. Ku munsi wa munani basoza iteraniro nk'uko imihango yari iri. Bamara amasaha atatu bahagaze babasomera ibyanditse mu gitabo cy'Amategeko y'Uhoraho Imana yabo. Bamara n'andi masaha atatu birega ibyaha byabo, bikubita imbere y'Uhoraho Imana yabo. Nuko Abalevi ari bo Yoshuwa na Bani na Kadimiyeli, na Shebaniya na Buni na Sherebiya, na Bani wundi na Kenani barahaguruka bahagarara ku ruhimbi, bavuga ijwi rirenga batakambira Uhoraho Imana yabo. Abalevi ari bo Yoshuwa na Kadimiyeli na Bani, na Hashabuneya na Sherebiya na Hodiya, na Shebaniya na Petahiya baravuga bati: “Nimuhaguruke musingize Uhoraho Imana yanyu, muhore muyisingiza iteka ryose!” “Uhoraho, uragahora usingizwa, ikuzo no gusingizwa ubihebuje ibibaho byose. Ni wowe wenyine witwa Uhoraho! Wahanitse ijuru hejuru y'amajuru yose, waremye n'inyenyeri zose zo muri ryo. Ni wowe waremye isi n'ibiyiriho byose, urema n'inyanja n'ibiyirimo byose. Ni wowe ubeshaho ibiremwa byose, ingabo zo mu ijuru ni wowe ziramya. Uhoraho Mana, ni wowe watoranyije Aburamu, wamuvanye muri Uri y'Abanyakalideya, maze umwita Aburahamu. Wabonye ko akubereye indahemuka, ugirana na we Isezerano rihamye: iryo kuzagabira urubyaro rwe igihugu cy'Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abamori n'Abaperizi n'Abayebuzi n'Abagirigashi. Iryo Sezerano wararisohoje kuko nawe uri indahemuka. “Wabonye imibabaro ya ba sogokuruza bari mu Misiri, wumvise gutaka kwabo bari ku Nyanja y'Uruseke. Ibimenyetso n'ibitangaza bihambaye wabyerekaniye ku mwami wa Misiri, no ku byegera bye n'abaturage b'icyo gihugu. Koko wabonye agahato bashyiraga kuri ba sogokuruza. Icyo gihe wabaye ikirangirire ahantu hose, nk'uko muri iyi minsi uri ikirangirire mu bantu. Amazi y'inyanja wayagabanyijemo kabiri, Abisiraheli bayambukiranya bigendera ahumutse. Naho abanzi babo babakurikiye, wabaroshye ikuzimu muri iyo nyanja, bamera nk'ibuye riroshywe mu mazi menshi. Ku manywa wayoboraga ba sogokuruza wibereye mu nkingi y'igicu, nijoro ukabayobora inzira banyuramo, wibereye mu nkingi y'umuriro ubamurikira. Wavuye mu ijuru umanukira ku musozi wa Sinayi uvugana na bo. Wabagejejeho ibyemezo biboneye wafashe n'amategeko y'ukuri, kimwe n'amateka n'amabwiriza bitunganye. Watumye umugaragu wawe Musa kubamenyesha isabato nziranenge, abamenyesha amabwiriza n'amateka n'andi mategeko wabahaye. “Bagize inzara ubagaburira umugati uturutse mu ijuru, bagize inyota ubavuburira amazi mu rutare. Waboherereje kwigarurira igihugu, icyo warahiye ukomeje ko uzabagabira. Ariko ba sogokuruza baragusuzuguye, bashinga amajosi yabo ntibumvira amabwiriza yawe. Banze kukumva birengagiza ibitangaza wabakoreye. Bashinze amajosi barakugomera, bitoranyijemo umuyobozi wo kubashorera, kugira ngo bisubirire mu buja bwabo mu Misiri. Nyamara kandi ntiwabaretse, kuko uri Imana ibabarira, ugira ubuntu n'impuhwe, utinda kurakara kandi wuje umurava. Byongeye kandi bashongesheje ubutare, babucuzemo ishusho y'ikimasa bavuga bati: ‘Ngiyi Imana yanyu yabavanye mu Misiri.’ Bityo baba baragusebeje cyane. Ariko kubera impuhwe zawe nyinshi, ntiwabaretse bonyine mu butayu. Ku manywa ya nkingi y'igicu yakomeje kubayobora inzira. Nijoro ya nkingi y'umuriro ikomeza kubamurikira inzira bagendagamo. Wabahaye Mwuka wawe ugira neza kugira ngo abajijure, ntiwahwemye kubaha manu yo kubatunga, no kubaha amazi yo kubamara inyota. Wabitayeho imyaka mirongo ine bari mu butayu, ntibagize icyo bakena. Imyambaro yabo ntiyigera isāza, ibirenge byabo ntibyabyimba. “Wabagabije ibihugu n'ababituye, byose urabibagabanya. Bigarurira igihugu cy'Umwami Sihoni wari uganje i Heshiboni, bigarurira n'igihugu cya Bashani cy'Umwami Ogi. Wabahaye urubyaro nyamwinshi nk'inyenyeri zo ku ijuru, urutuza muri cya gihugu wabwiye ba sekuruza babo kwigarurira. Urubyaro rwabo rugeze muri icyo gihugu ruracyigarurira. Imbere yarwo uganza Abanyakanāni bene igihugu barukomera yombi, abami babo n'andi moko wabagabije Abisiraheli kugira ngo babagenze uko bashaka. Bafashe imijyi izengurutswe n'inkuta, bigaruriye igihugu kirumbuka, bigarurira n'amazu yuzuye ibintu byiza byinshi. Bigaruriye kandi amariba yari asanzwe afukuye neza, bigaruriye n'imizabibu n'iminzenze, bigarurira n'ibiti byinshi byera imbuto ziribwa. Barariye barahaga barabyibuha, badamaraye muri ibyo byiza wabahaye. Nyamara baranze barakugomera, baciye ku Mategeko yawe, bageza ubwo bica n'abahanuzi, abo wabatumagaho kugira ngo bakugarukire, bityo baba baragusebeje cyane. Wabagabije abanzi babo kugira ngo babakandamize, bageze iwa ndabaga baragutakambira ubumva uri mu ijuru, kubera impuhwe zawe nyinshi wabahaye abatabazi, babagobotoye mu maboko y'abanzi babo. Nyamara babona agahenge bakongera bakagucumuraho, ukabagabiza abanzi babo kugira ngo babategeke. Abantu bawe bakongera kugutakambira na none ukabumva uri mu ijuru, kubera impuhwe zawe, ntiwahwemye kubatabara. Warababuriraga kugira ngo bumvire amategeko yawe, na bo bakagusuzugura bakanga amabwiriza wabahaye. Bahinyuraga ibyemezo wafashe, bya bindi bituma umuntu ubikurikije abaho, bya bindi bibeshaho buri muntu ubyubahiriza. Bashingaga amajosi, bakazamura intugu ntibakumvire. Uko imyaka ihise indi igataha warihanganaga, wabatumagaho Mwuka wawe kugira ngo ababurire akoresheje abahanuzi. Ntibabyitaho maze ubagabiza abanyamahanga. Nyamara kubera impuhwe zawe nyinshi, ntiwabatsembaho kandi ntiwabareka, kuko uri Imana igira ubuntu n'impuhwe. “None rero Mana yacu, urakomeye kandi ufite ububasha n'igitinyiro, ukomeza Isezerano waduhaye kandi uhorana urukundo. Kuva igihe cy'abami bo muri Ashūru kugeza uyu munsi, twebwe n'abami bacu n'abatware bacu, n'abatambyi bacu n'abahanuzi bacu na ba sogokuruza, twese ubwoko bwawe twagize amagorwa menshi. Nuko rero ujye wibuka ibyo byose byatubabaje. Muri ibyo byose byatugezeho twese, wagaragaje ko uri intabera n'indahemuka, naho twebwe twagiye duhemuka. Abami bacu n'abatware bacu, n'abatambyi kimwe na ba sogokuruza, ntibakurikije Amategeko yawe, ntibita ku mabwiriza n'imiburo byawe. Bakiri mu bwami bwabo bigenga, bagifite ibyiza wabahaye, bakiri mu gihugu kigari kandi kirumbuka, ntibigeze bakora ibyo ushaka, cyangwa ngo bareke ibikorwa byabo bibi. None rero dore abanyamahanga batugize abagaragu babo, turi mu gihugu gakondo wagabiye ba sogokuruza, kugira ngo batungwe n'imbuto n'ibyiza byacyo. Nyamara twagizwe abagaragu, kandi kubera ibyaha byacu, umusaruro mwinshi w'iki gihugu wikubirwa n'abami watugabije, uduhora ibyaha byacu. Badutwara uko bashatse twe n'amashyo yacu. Yewe, turi mu kaga gakomeye!” Kubera ibyo byose byatubayeho twiyemeje gukurikiza amasezerano akubiye mu nyandiko, kandi abatware bacu n'Abalevi bacu n'abatambyi bacu bayashyiraho umukono. Dore urutonde rw'abayashyizeho umukono: Umutegetsi Nehemiya mwene Hakaliya, hakurikiyeho Sedekiya. Hakurikiyeho Seraya na Azariya na Yeremiya, Pashehuri na Amariya na Malikiya, Hatushi na Shebaniya na Maluki, Harimu na Meremoti na Obadiya, Daniyeli na Ginetoni na Baruki, Meshulamu na Abiya na Miyamini, Māziya na Bilugayi na Shemaya. Abo bose bari abatambyi. Abalevi bari Yoshuwa mwene Azaniya na Binuwi wakomokaga kuri Henadadi na Kadimiyeli, na bene wabo ari bo Shebaniya na Hodiya, na Kelita na Pelaya na Hanani, na Mika na Rehobu na Hashabiya, na Zakuri na Sherebiya na Shebaniya wundi, na Hodiya wundi na Bani na Beninu. Naho ku ruhande rwa rubanda bari abatware b'aya mazu: iya Paroshi na Pahati-Mowabu na Elamu na Zatu na Bani, na Buni na Azigadi na Bebayi, na Adoniya na Bigivayi na Adini, na Ateri na Hezekiya na Azuri, na Hodiya na Hashumu na Besayi, na Harifu na Anatoti na Nebayi, na Magipiyashi na Meshulamu na Heziri, na Meshezabēli na Sadoki na Yaduwa, na Pelatiya na Hanani na Anaya, na Hoseya na Hananiya na Hashubu, na Haloheshi na Piliha na Shobeki, na Rehumu na Hashabuna na Māseya, na Ahiya na Hanani wundi na Anani, na Maluki na Harimu na Bāna. Twebwe Abayahudi basigaye, abatambyi n'Abalevi, abarinzi b'Ingoro y'Imana n'abaririmbyi, abakozi bo mu Ngoro y'Imana kimwe n'abandi bantu bakurikije Amategeko yayo bakitandukanya n'abanyamahanga, twebwe n'abagore bacu n'abahungu n'abakobwa bacu bamaze guca akenge, hamwe n'abavandimwe bacu b'ibikomerezwa, tugiranye amasezerano n'Imana. Turahiye ko tuzakurikiza Amategeko yayo yaduhaye iyanyujije ku mugaragu wayo Musa. Tuzumvira kandi dukurikize amabwiriza y'Uhoraho Nyagasani, n'ibyemezo yafashe n'amateka ye yose. Byongeye kandi twiyemeje ko abakobwa bacu tutazabashyingira abanyamahanga twasanze muri iki gihugu, kandi n'abakobwa babo ntituzabasabira abahungu bacu. Ku munsi w'isabato cyangwa se ku munsi mukuru uwo ari wo wose, abo banyamahanga nibatuzanira ingano cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose kugira ngo tugure, nta cyo tuzagura na bo. Na none kandi uko imyaka irindwi izajya ishira, tuzajya turaza imirima yacu kandi n'abaturimo imyenda bose tuyibaharire. Twishyiriyeho n'amabwiriza ko buri mwaka umuntu wese azajya atanga umusoro w'igiceri cy'ifeza gipima garama enye, ukazajya ukoreshwa ku Ngoro y'Imana yacu. Uwo musoro uzakoreshwa ku byerekeye imigati iturwa Imana, n'amaturo ya buri munsi akomoka ku binyampeke, n'ibitambo bya buri munsi bikongorwa n'umuriro n'ibiturwa ku munsi w'isabato, n'ibiturwa ku munsi ukwezi kwabonetseho cyangwa se ku yindi minsi mikuru. Uwo musoro kandi uzakoreshwa no ku maturo yeguriwe Imana no ku bitambo byo guhongerera ibyaha by'Abisiraheli, no ku yindi mirimo yose ikorwa ku Ngoro y'Imana yacu. Twebwe abatambyi n'Abalevi na rubanda, twakoresheje ubufindo kugira ngo tumenye igihe cy'umwaka buri nzu izajya izaniraho amaturo y'inkwi z'Ingoro y'Imana yacu. Izo nkwi zizacanwa ku rutambiro rw'Uhoraho Imana yacu nk'uko byanditse mu Mategeko. Twiyemeje kandi ko buri mwaka tuzajya tuzana mu Ngoro y'Uhoraho umuganura w'ibyeze mu mirima yacu, kimwe n'uw'ibiti byera imbuto ziribwa. Nk'uko byanditse mu Mategeko, tuzajya tuzana abahungu bacu b'impfura tubegurire Imana yacu mu Ngoro yayo, kimwe n'uburiza bw'amatungo yacu. Tuzazana mu Ngoro y'Imana yacu uburiza bw'amatungo yacu maremare, n'ubw'amatungo yacu magufi, tubishyikirize abatambyi bashinzwe imirimo yo mu Ngoro y'Imana yacu. Byongeye kandi tuzaha abatambyi ifu y'umuganura, n'umuganura w'ibinyampeke n'uw'imbuto ziribwa, n'uwa divayi yacu nshya n'uw'amavuta yacu, maze babishyire mu byumba by'ububiko bw'Ingoro y'Imana yacu. Abalevi kandi bazajya badusanga aho dukora mu mijyi dutuyemo, tubahe kimwe cya cumi cy'ibyeze mu mirima yacu. Umutambyi ukomoka kuri Aroni ajye ajyana n'Abalevi igihe bagiye kwaka kimwe cya cumi. Abalevi na bo bagomba kujya bazana kimwe cya cumi cya kimwe cya cumi bakiriye, bakagishyira mu byumba by'ububiko bw'umutungo w'Ingoro y'Imana yacu. Rubanda rw'Abisiraheli n'Abalevi bazajya bazana amaturo yabo y'ibinyampeke, n'aya divayi nshya n'ay'amavuta, babishyire mu byumba by'ububiko bw'ibikoresho by'Ingoro y'Imana, ari byo byumba abatambyi bafashe igihe abarinzi b'Ingoro n'abaririmbyi bacumbikamo. Bityo ntituzatererana Ingoro y'Imana yacu.” Abatware b'Abisiraheli batuye i Yeruzalemu mu bandi basigaye, hakoreshejwe ubufindo kugira ngo hatoranywe umuntu umwe ku icumi ature i Yeruzalemu umurwa w'Imana, naho icyenda ku icumi basigara mu mijyi gakondo yabo. Abantu bashima abagabo bose biyemeje gutura muri Yeruzalemu. Abategetsi bo mu gihugu cy'u Buyuda babaga i Yeruzalemu, naho abandi Bisiraheli harimo n'abatambyi n'Abalevi, n'abakozi bo mu Ngoro y'Imana n'abakomokaga ku bagaragu ba Salomo bari batuye mu mijyi y'u Buyuda, umuntu wese ari muri gakondo ye. Ariko hari bamwe bo mu muryango wa Yuda, n'abo mu muryango wa Benyamini bari batuye muri Yeruzalemu. Ataya wakomokaga kuri Uziya, na we wakomokaga kuri Zakariya wakomokaga kuri Amariya, na we wakomokaga kuri Shefatiya wakomokaga kuri Mahalalēli wo mu nzu ya Perēsi. Hari kandi na Māseya wakomokaga kuri Baruki, na we wakomokaga kuri Kolihoze wakomokaga kuri Hazaya, na we wakomokaga kuri Adaya wakomokaga kuri Yoyaribu, na we wakomokaga kuri Zakariya wo mu nzu ya Shela. Abagabo b'intwari bo mu nzu ya Perēsi bari batuye i Yeruzalemu, bose bari magana ane na mirongo itandatu n'umunani. Salu wakomokaga kuri Meshulamu, na we wakomokaga kuri Yowedi wakomokaga kuri Pedaya, na we wakomokaga kuri Kolaya wakomokaga kuri Māseya, na we wakomokaga kuri Itiyeli wo mu nzu ya Yeshaya. Hari kandi na Gabayi na Salayi. Ababenyamini bose bari magana cyenda na makumyabiri n'umunani. Yoweli mwene Zikiri ni we wari umutware wabo, naho Yuda mwene Hasenuwa yari yungirije umutegetsi w'umurwa wa Yeruzalemu. Yedaya mwene Yoyaribu na Yakini. Hari na Seraya wakomokaga kuri Hilikiya, na we wakomokaga kuri Meshulamu wakomokaga kuri Sadoki, na we wakomokaga kuri Merayoti wo mu nzu ya Ahitubu wari ushinzwe Ingoro y'Imana, hamwe na bene wabo magana inani na makumyabiri na babiri bakoraga mu Ngoro y'Imana. Hari na Adaya wakomokaga kuri Yerohamu, na we wakomokaga kuri Pelaliya wakomokaga kuri Amusi, na we wakomokaga kuri Zakariya wakomokaga kuri Pashehuri wo mu nzu ya Malikiya, yari kumwe na bene wabo b'abatware b'amazu yabo. Bose hamwe bari magana abiri na mirongo ine na babiri. Hari kandi na Amashisayi wakomokaga kuri Azarēli, na we wakomokaga kuri Ahazayi wakomokaga kuri Meshilemoti wo mu nzu ya Imeri, yari kumwe na bene wabo b'intwari ijana na makumyabiri n'umunani. Zabudiyeli mwene Hagedolimu ni we wari umutware wabo. Shemaya wakomokaga kuri Hashubu, na we wakomokaga kuri Azirikamu wo mu nzu ya Hashabiya wo mu nzu ya Buni, yari hamwe n'abakuru b'Abalevi ari bo Shabetayi na Yozabadi, bari bashinzwe imirimo yo hanze y'Ingoro y'Imana. Hari na Mataniya wakomokaga kuri Mika, na we wakomokaga kuri Zabudi wo mu nzu ya Asafu, akaba yari ashinzwe gutera indirimbo mu gihe cyo gusenga. Hari kandi Bakibukiya umwe mu bavandimwe ba Mataniya, akaba yari amwungirije. Hari na Abuda wakomokaga kuri Shamuwa, na we wakomokaga kuri Galali wo mu nzu ya Yedutuni. Abalevi bose bari mu murwa w'Imana bari magana abiri na mirongo inani na bane. Akubu na Talimoni hamwe na bene wabo bari bashinzwe kurinda amarembo y'Ingoro, bari ijana na mirongo irindwi na babiri. Abandi Bisiraheli bose basigaye, ni ukuvuga rubanda n'abatambyi n'Abalevi bari batuye mu yindi mijyi y'u Buyuda, umuntu wese ari muri gakondo ye. Abakozi bo mu Ngoro y'Imana babaga mu gace ko muri Yeruzalemu kitwa Ofeli. Abatware babo bari Sīha na Gishipa. Umutware w'Abalevi b'i Yeruzalemu yari Uzi wakomokaga kuri Bani, na we wakomokaga kuri Hashabiya wakomokaga kuri Mataniya wo mu nzu ya Mika. Uzi yari uwo mu nzu ya Asafu, abakomokaga muri iyo nzu bari bashinzwe kuririmba mu Ngoro y'Imana. Abaririmbyi bagengwaga n'amabwiriza y'umwami, akaba ari na yo yabageneraga ibyo bakoraga buri munsi. Petahiya wakomokaga kuri Meshezabēli wo mu nzu ya Zera mwene Yuda, ni we wari uhagarariye umwami agakemura ibibazo by'abaturage bose. Ku byerekeye indi mijyi abantu bamwe bo mu muryango wa Yuda batuye mu mujyi wa Kiriyati-Aruba, no mu nsisiro zihegereye. Abandi batura mu mujyi wa Diboni no mu nsisiro zihegereye, abandi batura mu wa Yekabusēli no mu nsisiro zihegereye, no mu mujyi witwaga Yeshuwa no mu wa Molada no mu wa Beti-Peleti, no mu wa Hasari-Shuwali no mu wa Bērisheba no mu nsisiro zihegereye. Abandi batura mu mujyi wa Sikulagi n'uwa Mekona no mu nsisiro zihegereye. Abandi batura mu mujyi wa Enirimoni n'uwa Sora n'uwa Yarimuti, n'uwa Zanowa n'uwa Adulamu no mu nsisiro zihegereye. Abandi batuye mu mujyi wa Lakishi n'ahegeranye na ho, no mu wa Azeka no mu nsisiro zihegereye. Bityo batuye mu majyepfo y'igihugu bahereye i Bērisheba, naho mu majyaruguru bakagarurwa n'akabande ka Hinomu. Abantu bo mu muryango wa Benyamini batuye mu mujyi wa Geba no mu wa Mikimasi, no mu wa Aya no mu wa Beteli no mu nsisiro zihegereye. Abandi batuye mu mujyi wa Anatoti, no mu wa Nobu no mu wa Ananiya, no mu wa Hasori no mu wa Rama no mu wa Gitayimu, no mu wa Hadidi no mu wa Seboyimu no mu wa Nebalati, no mu wa Lodi no mu wa Ono, naho abandi batura mu kibaya cy'Abanyabukorikori. Bamwe mu Balevi bo mu ntara ya Yuda bagiye kwiturira mu ntara ya Benyamini. Dore amazina y'abatambyi n'Abalevi batahutse bava aho bari barajyanywe ho iminyago. Baje bayobowe na Zerubabeli mwene Salatiyeli hamwe na Yeshuwa. Abo ni Seraya na Yeremiya na Ezira, na Amariya na Maluki na Hatushi, na Shekaniya na Rehumu na Meremoti, na Ido na Ginetoyi na Abiya, na Miyamini na Madiya na Biluga, na Shemaya na Yoyaribu na Yedaya, na Salu na Amoki na Hilikiya na Yedaya wundi. Abo ni bo bari abatware b'amazu y'abatambyi n'aya bene wabo mu gihe cya Yeshuwa. Naho Abalevi bari Yoshuwa na Binuwi na Kadimiyeli, na Sherebiya na Yuda na Mataniya. Mataniya afatanyije na bene wabo, yari ashinzwe gutera indirimbo zo gusingiza Imana. Naho Bakibukiya na Uni na bene wabo, bagahagarara bateganye na bo kugira ngo babikirize. Yeshuwa yabyaye Yoyakimu, Yoyakimu abyara Eliyashibu, Eliyashibu na we abyara Yoyada, Yoyada abyara Yonatani, Yonatani na we abyara Yaduwa. Igihe Yoyakimu yari Umutambyi mukuru, aba bakurikira ni bo bari abatware b'amazu y'abatambyi: umutware w'inzu ya Seraya yari Meraya, uw'inzu ya Yeremiya yari Hananiya. Umutware w'inzu ya Ezira yari Meshulamu, uw'inzu ya Amariya yari Yehohanani. Uw'inzu ya Maluki yari Yonatani, uw'inzu ya Shebaniya yari Yozefu. Uw'inzu ya Harimu yari Adina, uw'inzu ya Merayoti yari Helikayi. Uw'inzu ya Ido yari Zakariya, uw'inzu ya Ginetoni yari Meshulamu. Umutware w'inzu ya Abiya yari Zikiri, uw'inzu ya Miniyamini, uw'inzu ya Mowadiya yari Pilutayi. Uw'inzu ya Biluga yari Shamuwa, uw'inzu ya Shemaya yari Yehonatani. Umutware w'inzu ya Yoyaribu yari Matenayi, uw'inzu ya Yedaya yari Uzi. Uw'inzu ya Salayi yari Kalayi, uw'inzu ya Amoki yari Eberi. Uw'inzu ya Hilikiya yari Hashabiya, naho umutware w'inzu ya Yedaya yari Netanēli. Igihe Eliyashibu na Yoyada na Yohanani na Yaduwa bari Abatambyi bakuru, amazina y'abatware b'amazu y'Abalevi kimwe n'ay'abatware b'amazu y'abatambyi, yandikwaga mu bitabo kugeza ku ngoma ya Dariyusi umwami w'u Buperesi. Ndetse igihe Yohanani umwuzukuru wa Eliyashibu yari Umutambyi mukuru, amazina y'abakuru b'imiryango y'Abalevi yari yanditse no mu bitabo by'amateka y'ibintu bikomeye byabayeho. Abatware b'amazu y'Abalevi ari bo Hashabiya na Sherebiya na Yoshuwa mwene Kadimiyeli, bahagararaga bateganye n'abandi Balevi bene wabo bikiranya, iyo cyabaga ari igihe cyo gushimira Imana no kuyisingiza. Bityo bagakurikiza amabwiriza yatanzwe na Dawidi umuntu w'Imana. Abarinzi b'Ingoro y'Imana ari bo Mataniya na Bakibukiya na Obadiya, na Meshulamu na Talimoni na Akubu, bari bashinzwe kurinda amazu yabikwagamo ibintu yari hafi y'amarembo y'iyo Ngoro. Bakoraga iyo mirimo igihe Yoyakimi mwene Yeshuwa wa Yosadaki yari Umutambyi mukuru, no mu gihe cy'umutegetsi Nehemiya na Ezira umutambyi n'umwigishamategeko. Ubwo batahaga urukuta ruzengurutse Yeruzalemu batumije Abalevi aho babaga hose, kugira ngo baze i Yeruzalemu kwizihiza mu byishimo umunsi mukuru wo gutaha urwo rukuta, kandi ngo basingize Imana bavuza ibyuma birangīra, bacuranga inanga z'indoha n'inanga nyamuduri. Bakoranyije kandi abaririmbyi bo mu karere ka Yeruzalemu baturukaga mu nsisiro z'i Netofa, n'iz'i Betigilugali no mu cyaro kiri hafi ya Geba na Azimaveti. Koko rero abaririmbyi bari bariyubakiye insisiro ahakikije Yeruzalemu. Abatambyi n'Abalevi bamaze gukora umuhango wo kwihumanura, bawukorera na rubanda n'amarembo y'umurwa kimwe n'urukuta rwawo. Nuko mbwira abatware b'u Buyuda kurira urukuta, maze ndema imitwe ibiri minini y'abaririmbyi. Umwe unyura iburyo, ugenda hejuru y'urukuta werekeje ku Irembo ry'Imyanda. Abari muri uwo mutwe bakurikiwe na Hoshaya na kimwe cya kabiri cy'abatware b'u Buyuda, hakurikiraho Azariya na Ezira na Meshulamu, na Yuda na Benyamini na Shemaya na Yeremiya. Hakurikiraho abatambyi bafite impanda. Na bo bagakurikirwa na Zakariya wakomokaga kuri Yonatani, na we wakomokaga kuri Shemaya wakomokaga kuri Mataniya, na we wakomokaga kuri Mikaya wakomokaga kuri Zakuri wo mu nzu ya Asafu. Yari hamwe na bene wabo ari bo Shemaya na Azarēli na Milalayi, na Gilalayi na Mayi na Netanēli, na Yuda na Hanani. Bari bafite ibikoresho bya muzika byari byarashyizweho na Dawidi umuntu w'Imana. Ubwo kandi umwigishamategeko Ezira ni we wari ubarangaje imbere. Bageze ku Irembo ry'Iriba, bararomboreza bagera ku ngazi zijya mu Murwa wa Dawidi. Bazamuka ingazi zijya hejuru y'urukuta bakomeza haruguru y'ingoro y'Umwami Dawidi, barasuka ku Irembo ry'Amazi ry'iburasirazuba bw'umurwa wa Yeruzalemu. Umutwe wa kabiri w'abaririmbyi ugenda werekeje ibumoso. Ndabashorera tugenda hejuru y'urukuta, duherekejwe na kimwe cya kabiri cya rubanda. Tunyura iruhande rw'Umunara w'Amafuru, tugera aho urukuta rutangirira kuba rugari. Tunyura hejuru y'Irembo rya Efurayimu, no hejuru y'Irembo rya Yeshana, no hejuru y'Irembo ry'Amafi. Turakomeza tunyura ku munara wa Hananēli no ku munara w'Ijana, no hejuru y'Irembo ry'Intama. Tugeze ku Irembo ry'Abarinzi turahagarara. Imitwe yombi y'abaririmbyi ihurira ku Ngoro y'Imana, maze irahagarara. Nuko nanjye n'abatware twari kumwe turahagarara, kimwe n'abatambyi bari bafite impanda ari bo Eliyakimu na Māseya na Miniyamini, na Mikaya na Eliyowenayi na Zakariya na Hananiya. Hari kandi na Māseya wundi na Shemaya na Eleyazari, na Uzi na Yohanani na Malikiya, na Elamu na Ezeri. Abaririmbyi bayobowe na Izirahiya barangurura amajwi bararirimba. Kuri uwo munsi hatambwe ibitambo byinshi, abagabo bari bishimye kuko Imana yari yatumye bishima cyane. Abagore n'abana na bo barishimye, ku buryo urusaku rw'ibyishimo by'abari i Yeruzalemu rwumvikaniraga kure cyane. Icyo gihe kandi hashyizweho abagabo bashinzwe kurinda ibyumba by'ububiko bw'umutungo w'Ingoro y'Imana, n'iby'amaturo n'iby'umuganura n'iby'imigabane ya kimwe cya cumi. Nk'uko Amategeko yabiteganyaga, abo bagabo bajyaga mu mijyi ituwemo n'abahinzi bakabaka imigabane y'ibyo bejeje yagenewe abatambyi n'Abalevi. Abaturage b'u Buyuda bose bari bishimiye ukuntu abatambyi n'Abalevi bakoraga imirimo yabo. Bakoraga imirimo Imana yabashinze, bakita no ku mihango yo guhumanura ibintu. Abaririmbyi na bo kimwe n'abarinzi b'Ingoro y'Imana, bakurikizaga amabwiriza yatanzwe n'Umwami Dawidi n'umuhungu we Salomo. Koko rero kuva kera mu gihe cya Dawidi na Asafu, habagaho abayobozi b'imitwe y'abaririmbyi, akaba ari bo bayobora indirimbo zo gushima n'izo gusingiza Imana. Bityo no mu gihe cya Zerubabeli no mu cya Nehemiya, buri munsi Abisiraheli bose batangaga imigabane yagenewe abaririmbyi n'abarinzi. Batangaga kandi n'imigabane yagenewe abandi Balevi. Abalevi na bo ku byo bahawe bagatanga imigabane yeguriwe abakomokaga kuri Aroni, ni ukuvuga abatambyi. Muri icyo gihe ubwo basomeraga abantu mu gitabo cya Musa, basanze hari ahanditse ko nta na rimwe Abamoni n'Abamowabu bakwiye kwemererwa kwifatanya n'ubwoko bw'Imana. Impamvu ni uko batari basanganiye Abisiraheli kugira ngo babahe ibyokurya n'ibyokunywa. Ibiri amambu Abamowabu baguriye Balāmu ngo aze kuvuma Abisiraheli, uretse ko uwo muvumo Imana yacu yawuhinduye umugisha. Abisiraheli bumvise iryo tegeko biyemeza kwitandukanya n'uruvange rw'abanyamahanga bose. Ariko ibyo bitaraba, umutambyi Eliyashibu yari yarashinzwe gucunga ibyumba by'ububiko byari bifatanye n'Ingoro y'Imana. Kubera ko yari incuti ya Tobiya, amucumbikira mu cyumba kinini cyari cyaragenewe kubikwamo amaturo y'ibinyampeke n'ay'imibavu, kimwe n'ibikoresho by'Ingoro y'Imana. Icyo cyumba kandi cyari cyaragenewe kubikwamo kimwe cya cumi cy'ingano n'icya divayi nshya n'icy'amavuta, bikaba byari byaragenewe Abalevi n'abaririmbyi kimwe n'abarinzi b'Ingoro y'Imana, nk'uko Amategeko yabiteganyaga. Icyo cyumba kandi cyabikwagamo n'amaturo yagenewe abatambyi. Ibyo byose byabaye ntari i Yeruzalemu, kuko mu mwaka wa mirongo itatu n'ibiri Umwami Aritazeruzi w'i Babiloni ari ku ngoma, nari naramusanze. Nuko hashize igihe nsaba umwami uruhusa maze ngaruka i Yeruzalemu. Mpageze menya ko Eliyashibu yakoze ishyano, agacumbikira Tobiya mu cyumba cyo mu rugo rw'Ingoro y'Imana. Biranshegesha cyane maze mfata ibintu bya Tobiya byose, mbisohora muri icyo cyumba mbita hanze. Nuko ntegeka ko bakora umuhango wo guhumanura ibyo byumba, maze nsubizamo ibikoresho byo mu Ngoro y'Imana n'amaturo y'ibinyampeke n'imibavu. Menya kandi ko Abalevi batahawe imigabane yabagenewe, maze bigatuma Abalevi n'abaririmbyi bata imirimo bashinzwe, buri wese akisubirira muri gakondo ye. Nuko ntonganya abatware b'Abayahudi ndababaza nti: “Ni iki cyatumye mwemera ko Ingoro y'Imana yandagara?” Nuko ngarura Abalevi n'abaririmbyi ku mirimo yabo. Abayahudi bose bazana kimwe cya cumi cy'ingano n'icya divayi nshya n'icy'amavuta, babishyira mu byumba by'ububiko. Inzu y'ububiko nyishinga umutambyi Shelemiya n'umwigishamategeko Sadoki, n'Umulevi Pedaya, bari bungirijwe na Hanani mwene Zakuri wa Mataniya. Abo bagabo bari bazwi ko ari inyangamugayo, kandi umurimo wabo wari uwo kugabanya bagenzi babo ibyo bari bagenewe guhabwa. Mana yanjye, ujye unyibuka kubera ibyo bikorwa byanjye, kandi ntuzibagirwe umurava nabikoranye mparanira Ingoro yawe n'imirimo iyikorerwamo. Muri iyo minsi, mbona abantu bo mu gihugu cy'u Buyuda benga imbuto z'imizabibu mu mivure ku munsi w'isabato. Mbona n'abandi bazana indogobe zabo bazihekesheje ingano na divayi n'imbuto z'imizabibu, n'iz'imitini n'indi mitwaro y'ubwoko bwose, babizanye muri Yeruzalemu ku munsi w'isabato. Nuko ndabihanangiriza ngo be kugira icyo bagurisha kuri uwo munsi. Byongeye kandi Abanyatiri babaga i Yeruzalemu, bazanaga amafi n'ibindi bicuruzwa by'ubwoko bwose, bakabigurishirizayo babigura n'Abayahudi ku munsi w'isabato. Nuko ntonganya abanyacyubahiro bo mu Bayahudi ndababwira nti: “Ni iki cyatumye mukora ishyano rimeze rityo, mugatesha agaciro umunsi w'isabato? Mbese uko si ko ba sogokuruza bagenzaga bigatuma Imana yacu iduteza ibyago, ndetse ikabiteza n'uyu murwa? None namwe muragira ngo Imana yongere irakarire Abisiraheli bitewe no gutesha agaciro isabato?” Nuko ku munsi ubanziriza isabato bumaze kugoroba, ntegeka ko inzugi z'amarembo ya Yeruzalemu zifungwa, kandi ko zitazafungurwa isabato itararangira. Ndetse bamwe mu bakozi banjye mbashyira ku marembo y'umurwa, kugira ngo barebe ko hari umutwaro winjizwa muri Yeruzalemu ku munsi w'isabato. Nuko abacuruzaga n'abadandazaga ibintu by'amoko menshi, barara inyuma y'umujyi wa Yeruzalemu rimwe cyangwa kabiri. Nuko mbihanangiriza mbabwira nti: “Ni iki gituma murara inyuma y'urukuta rw'umujyi? Nimwongera nzabafatisha.” Kuva ubwo ntibongera kugaruka ku munsi w'isabato. Mperako ntegeka Abalevi gukora umuhango wo kwihumanura no kujya kurinda amarembo y'umurwa, kugira ngo umunsi w'isabato ube weguriwe Imana. Mana yanjye ujye unyibuka, kandi kubera urukundo rwawe rwinshi ujye ungirira imbabazi. Muri iyo minsi kandi mbona abagabo b'i Buyuda bashatse Abanyashidodikazi, n'Abamonikazi n'Abamowabukazi. Kimwe cya kabiri cy'abana babo bavugaga ikinyashidodi, cyangwa indimi z'andi mahanga ayo ari yo yose, nyamara nta n'umwe muri bo wabashaga kuvuga igiheburayi. Nuko ndabatonganya ndanabavuma, ndetse abagabo bamwe bo muri bo ndabakubita, mbapfura n'imisatsi. Mbarahiza mu izina ry'Imana ngira nti: “Abakobwa banyu ntimukabashyingire abahungu b'abanyamahanga, n'abahungu banyu ntimukabashakire abakobwa babo, cyangwa ngo namwe mubashake ho abagore mushyingiranwe na bo. Mbese bene ibyo si byo byatumye Salomo umwami w'Abisiraheli acumura ku Mana? Mu mahanga yose ntihigeze habaho umwami uhwanye na we. Imana yaramukundaga, ndetse ni yo yamwimitse imugira umwami w'Abisiraheli bose. Nyamara na we ubwe, abagore b'abanyamahangakazi baramushutse aracumura. None namwe tubemerere gukora ishyano nk'iryo, mushake abanyamahangakazi bityo mucumure ku Mana yacu?” Umwe mu bahungu ba Yoyada wakomokaga kuri Eliyashibu Umutambyi mukuru, yari umukwe w'Umunyahoroni Sanibalati maze muca muri Yeruzalemu. Mana yanjye, ujye ubibuka kubera ko batesheje agaciro umurimo w'ubutambyi, bakica n'amasezerano wagiranye n'abatambyi n'Abalevi. Nguko uko nabatunganyije nkabatandukanya n'ibyabahumanya byose, nsubizaho n'imirimo y'abatambyi n'Abalevi kugira ngo buri muntu akore icyo yari ashinzwe. Nashubijeho n'amabwiriza agenga amaturo y'inkwi zagombaga gutangwa mu bihe byagenwe, n'ay'amaturo y'umuganura. Mana yanjye, ujye unyibuka ungirire neza. Ngaya amateka y'ibyabaye ku ngoma y'Umwami Ahashuwerusi, wategekaga ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi ahereye mu Buhindi akageza i Kushi, Icyo gihe Umwami Ahashuwerusi yari aganje mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani, Nuko mu mwaka wa gatatu Umwami Ahashuwerusi ari ku ngoma, akoresha ibirori maze abitumiramo abaminisitiri be n'abatware be, abagaba b'ingabo z'Abaperesi n'iz'Abamedi, n'ibikomangoma n'abategetsi b'ibihugu bye bose. Umwami yamaze amezi atandatu yerekana ubukungu butangaje n'ibindi bintu by'agaciro, bigaragaza ikuzo ry'ubwami bwe n'ubuhangange bwe. Icyo gihe kirangiye umwami atumira mu birori by'iminsi irindwi, abakomeye n'aboroheje bose bo mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani. Ibyo birori byabereye mu busitani bw'ingoro y'umwami. Aho hantu hari harimbishijwe imyenda y'umweru n'iy'isine, yari imanikishije imishumi y'umweru n'iy'umutuku wijimye, ifashe ku mpeta zikozwe mu ifeza, zishimangiye mu nkingi z'amabuye yitwa marumari. Amafoteyi anepa akozwe mu izahabu no mu ifeza yari ateguwe ahantu hashashe amabuye ya marumari y'amabara atukura n'ay'umweru, n'ay'umukara n'andi y'agaciro, kandi banyweshaga ibikombe by'izahabu by'amoko anyuranye. Koko rero divayi yari nyinshi, umwami yari yabadabagije. Umuntu wese yanywaga icyo ashaka, kuko umwami yari yarahaye abanyagikari be amabwiriza yo guhereza abatumirwa icyo bifuza cyose. Umwamikazi Vashiti na we yari yateguriye abagore ibirori ikambere, mu ngoro y'Umwami Ahashuwerusi. Ku munsi wa karindwi umwami asābwa n'ibyishimo kubera divayi yari yanyoye, maze ahamagara ibyegera bye birindwi by'inkone byari bishinzwe kumukorera, ari byo Mehumani na Bizeta, na Haribona na Bigeta, na Abageta na Zetari na Karekasi. Nuko abategeka kumuzanira Umwamikazi Vashiti atamirije ikamba, kugira ngo aratire abaminisitiri be n'abandi batumirwa uburanga bw'uwo mwamikazi, kuko yari mwiza cyane. Ibyo byegera bigeza ubutumwa bw'umwami kuri Vashiti, maze yanga kuza. Umwami ararakara cyane umujinya wenda kumwica. Umwami yari asanzwe ageza ikibazo cyose kirebana n'amategeko n'ubutabera ku bajyanama, n'abahanga mu by'amategeko n'umuco w'igihugu. Muri abo harimo uwitwa Karishena na Shetari na Adimata, na Tarushishi na Meresi, na Marisena na Memukani. Abo uko ari barindwi bari abaminisitiri b'u Buperesi n'u Bumedi, bashinzwe imyanya ya mbere y'ingenzi mu bwami bwe kandi bari bafite uburenganzira bwo kubonana n'umwami. Umwami arababwira ati: “Natumye ibyegera byanjye ku Mwamikazi Vashiti aransuzugura yanga kuza. None se dushingiye ku mategeko, twamugenza dute?” Uwitwa Memukani afata ijambo, abwira umwami n'abaminisitiri be ati: “Nyagasani Mwami Ahashuwerusi, si wowe wenyine umwamikazi Vashiti yasuzuguye, ahubwo natwe abaminisitiri bawe, kimwe n'abandi bagabo bo mu bihugu byose utegeka yadusuzuguye. Koko rero imyifatire y'umwamikazi izakwira mu bagore bose, ibatere gusuzugura abagabo babo. Bazajya bavuga bati: ‘Umwami Ahashuwerusi yategetse ko bazana umwamikazi ariko yanga kuza!’ None uhereye uyu munsi abagore b'abaminisitiri b'u Buperesi n'u Bumedi, nibumva iyo myifatire y'umwamikazi na bo bazajya basuzugura. Bityo ako gasuzuguro karakaze abo bagabo babo. Bityo rero nyagasani, niba bikunogeye uce iteka ridakuka ryandikwe mu mategeko y'u Buperesi n'u Bumedi, rivuga ko Vashiti atazigera yongera guhinguka imbere y'umwami, ahubwo ko umwanya w'umwamikazi uhawe undi mugore umurusha ubupfura. Iryo teka ugiye guca ritangazwe mu bihugu by'ubwami bwawe bugari, umugore wese yubahe umugabo we, yaba ukomeye cyangwa uworoheje.” Iyo nama ya Memukani inyura umwami n'abaminisitiri be, maze umwami yiyemeza kuyikurikiza. Nuko yohereza inzandiko mu bihugu byose by'ubwami bwe, zanditswe bakurikije imyandikire ya buri gihugu n'indimi z'abagituye. Izo nzandiko zemezaga ko umugabo wese ari umutware iwe, kandi ko ahubahiriza ururimi rwe kavukire. Nyuma y'ibyo Umwami Ahashuwerusi amaze gucururuka, yibuka ibyo Vashiti yakoze n'iteka yamuciriyeho. Abatoni b'umwami bashinzwe kumuba hafi bamugīra inama bati: “Nibagushakire abāri birinze kandi bafite uburanga. None rero shyiraho abantu mu bihugu byose by'ubwami bwawe, ubashinge kuzana abakobwa bose bafite uburanga mu nzu yo mu gikari cy'ingoro, yo mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani. Icyegera cyawe cy'inkone Hegayi ushinzwe abo mu nzu yo mu gikari, azabiteho abahe amavuta yo kwisīga kugira ngo barusheho kuba beza. Nuko nyagasani, umukobwa uzakunyura azabe umwamikazi mu mwanya wa Vashiti.” Umwami ashima iyo nama maze arayemera. Mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani habaga Umuyahudi witwaga Moridekayi mwene Yayiri, mwene Shimeyi mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini. Moridekayi uwo yari umwe mu bajyanywe ho iminyago na Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, amukuye i Yeruzalemu hamwe n'izindi mfungwa zarimo umwami w'u Buyuda witwaga Yoyakini. Moridekayi ni we wari warasigaranye Hadasa, mushiki we wo kwa se wabo, ari na we bitaga Esiteri. Yari yarapfushije se na nyina maze Moridekayi amugira umwana we. Uwo mukobwa yari afite uburanga n'igikundiro. Nuko umwami aca iteka itegeko riratangazwa, abakobwa benshi b'inkumi bakoranyirizwa mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani, bashyikirizwa Hegayi umurinzi w'abakobwa bagenewe umwami. Muri abo bakobwa bazanamo na Esiteri. Esiteri anyura Hegayi ndetse amutonaho, maze Hegayi amuha amavuta yo kwisīga n'ibyo kumutunga kugira ngo arusheho kuba mwiza. Amuha n'abaja barindwi batoranyijwe mu bo mu ngoro, yimura Esiteri hamwe n'abaja be, amujyana mu nzu nziza yagenewe abagore bateganyirijwe kuba ab'umwami. Esiteri ntabwo yari yarigeze avuga ubwenegihugu bwe cyangwa umuryango we, kubera ko Moridekayi yari yarabimubujije. Buri munsi Moridekayi yagendagendaga imbere y'inzu y'abagore b'umwami, akabaririza uko Esiteri amerewe n'icyo ateganyirijwe. Mbere yo gushyīrwa Umwami Ahashuwerusi, buri mukobwa yagombaga kubahiriza amabwiriza yerekeye uburanga bwe mu gihe cy'amezi cumi n'abiri. Amezi atandatu abanza yabaga ayo kwisīga amavuta, atandatu aheruka akaba ayo kwitera amarashi n'ibindi bihumura neza bya kigore. Iyo umukobwa yavaga mu nzu irinzwe na Hegayi maze agashyirwa umwami ikambere, bamuhaga ibyo akeneye kujyana byose. Yagendaga nimugoroba akavayo mu gitondo, agashyirwa mu nzu y'abagore agashyikirizwa uwitwaga Shashigazi, icyegera cy'umwami cyari inkone cyarindaga inshoreke ze. Ntiyigeraga asubira ku mwami, keretse iyo yabaga amwifuje akamuhamagaza. Esiteri umukobwa wa Abihayili, uwo Moridekayi mwene se wabo yagize umwana we, aramukirwa gusanga umwami. Nuko Esiteri ntiyagira ikindi asaba Hegayi inkone y'umwami yari imushinzwe, uretse ibyo yari yamugeneye gusa. Abantu bose babonaga Esiteri bamwifurizaga ibyiza. Esiteri yashyiriwe Umwami Ahashuwerusi mu ngoro ye, mu kwezi kwa Tebeti mu mwaka wa karindwi ari ku ngoma. Nuko Esiteri anyura umwami kurusha abandi bakobwa bose bamubanjirije, maze amutonaho. Umwami amwambika ikamba ku mutwe, amugira umwamikazi mu mwanya wa Vashiti. Umwami akorera Esiteri ibirori bikomeye, abitumiramo abaminisitiri n'abatware be bose. Atangaza ko abaturage bo mu bihugu by'ubwami bwe basonewe umusoro uwo mwaka, kandi abakwiza impano za cyami. Igihe bongeraga gukoranya abakobwa b'inkumi, Moridekayi yari umukozi aho binjiriraga bajya ibwami. Esiteri yari ataravuga ubwenegihugu bwe n'ubwoko bwe, kubera ko Moridekayi yari yarabimubujije. Esiteri akomeza kumwumvira nk'igihe yari akimurera. Igihe Moridekayi yakoraga ibwami, ibyegera by'inkone byari bishinzwe kurinda ingoro ari byo Bigitani na Tereshi, barakariye umwami maze bafata umugambi wo kumwica. Ariko Moridekayi atahura ubugambanyi bwabo, ahita abimenyesha Umwamikazi Esiteri, na we abigeza ku mwami mu izina rya Moridekayi. Nuko bakora iperereza basanga icyo cyaha kibahama, maze ibyo byegera babihanisha kubimanika. Umwami ubwe ategeka ko byandikwa mu gitabo cy'amateka y'ibyo ku ngoma ye. Nyuma y'ibyo Umwami Ahashuwerusi azamura mu mwanya w'icyubahiro Hamani mwene Hamedata ukomoka kuri Agagi, amugira Minisitiri w'intebe. Umwami ategeka abakozi bose b'ibwami kujya būbaha Hamani bakamupfukamira, ariko Moridekayi we ntiyamwubahaga ngo amupfukamire. Abandi bakozi b'ibwami bakamubaza bati: “Kuki utumvira itegeko ry'umwami?” Uko bukeye bakabimubaza ariko ntabyiteho. Aho bigeze Moridekayi ababwira ko ari Umuyahudi, maze babimenyesha Hamani kugira ngo barebe ko azakomeza kumusuzugura. Hamani abonye ko Moridekayi yanze rwose kumupfukamira ngo amuhe icyubahiro, aramurakarira cyane. Bari baramubwiye ko Moridekayi ari Umuyahudi, ibyo kumwica wenyine asanga bidahagije maze yiyemeza kumutsembana n'ubwoko bwe, ni ukuvuga Abayahudi bose bari batuye mu bwami bwa Ahashuwerusi. Mu mwaka wa cumi n'ibiri Umwami Ahashuwerusi ari ku ngoma, mu kwezi kwa Nisani, Hamani araguza inzuzi zitwa Purimu kugira ngo amenye umunsi n'ukwezi azasohorezaho umugambi we. Inzuzi zerekana ukwezi kwa Adari. Nuko Hamani abwira Umwami Ahashuwerusi ati: “Nyagasani, hari ubwoko buteye ukundi buri hirya no hino mu bandi baturage b'ibihugu byawe. Abo bantu barironda kandi umuco wabo nta ho uhuriye n'uw'andi moko, ntabwo bigera bumvira amategeko yawe, nta mpamvu yo kubareka ngo bakomeze batyo. None rero nyagasani, niba bikunogeye nimutange itegeko ryo kubatsemba. Ibyo bizatuma nshyikiriza abashinzwe umutungo w'umwami ibikoroto by'ifeza ibihumbi icumi.” Umwami aherako yikuramo impeta mu rutoki iriho kashe ye, ayiha Hamani wari umwanzi w'Abayahudi, mwene Hamedata ukomoka kuri Agagi. Nuko abwira Hamani ati: “Ibyo bikoroto by'ifeza ubyigumanire, kandi ubwo bwoko ubugenze uko ushaka.” Ku itariki ya cumi n'eshatu z'ukwezi kwa Nisani batumiza abanditsi b'umwami, bandika inzandiko zikubiyemo amabwiriza ya Hamani, bazoherereza abategetsi bashinzwe ibihugu bikomatanyije, n'abategetsi ba buri gihugu n'abatware ba buri bwoko. Izo nzandiko zandikwaga bakurikije imyandikire ya buri gihugu n'indimi z'abagituye. Bazandikaga mu izina ry'Umwami Ahashuwerusi, maze bakaziteraho kashe yo ku mpeta ye. Intumwa zihutira kugeza izo nzandiko mu bihugu byose by'umwami, kugira ngo barimbure, bice kandi batsembe Abayahudi bose, abato n'abakuze n'abana n'abagore, kandi n'umutungo wabo unyagwe. Ibyo bikorwe umunsi umwe, ku itariki ya cumi n'eshatu z'ukwezi kwa Adari. Kopi y'urwo rwandiko igomba gutangazwa ho itegekoteka mu bihugu byose, ikamenyeshwa amoko yose kugira ngo uwo munsi buri wese azabe yiteguye. Ku itegeko ry'umwami intumwa zihutana izo nzandiko, maze iryo tegekoteka ritangazwa mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani. Nuko umwami na Hamani baricara bica akanyota, naho umurwa wa Shushani urashoberwa, ugwa mu kantu. Moridekayi amenye ibyabaye ashishimura imyambaro ye, yambara igaragaza akababaro yisīga ivu. Arasohoka agendagenda mu mujyi rwagati aboroga cyane. Ageze aho binjirira bajya ibwami arahagarara, kuko umuntu wabaga yambaye iyo myambaro atagiraga uburenganzira bwo kuhinjira. Mu bihugu byose iryo teka ry'umwami ryageragamo rigatangazwa, Abayahudi bose bicwaga n'agahinda, bakigomwa kurya, bakarira bakaboroga. Benshi muri bo bambaraga imyambaro igaragaza akababaro bakaryama mu ivu. Abaja ba Esiteri n'abagaragu be b'inkone bamugezaho ibyabaye kuri Moridekayi, maze bimukura umutima. Nuko Umwamikazi Esiteri yoherereza Moridekayi imyambaro ngo yiyambure igaragaza akababaro, ariko yanga kuyakira. Esiteri ni ko guhamagaza Hataki, umwe mu bagaragu be b'inkone umwami yari yarashinze kumwitaho, amwohereza kubaza Moridekayi ibyamubayeho n'icyabimuteye. Hataki arasohoka ajya kureba Moridekayi mu muhanda mukuru w'umujyi, unyura imbere y'ibwami. Moridekayi amubwira ibyamubayeho byose, amubwira n'umubare w'ibikoroto by'ifeza Hamani yasezeranye kuzashyikiriza abashinzwe umutungo w'umwami, mu gihe Abayahudi bazaba batsembwe. Amuha na kopi y'itegekoteka ryatangajwe i Shushani ryo kurimbura Abayahudi, kugira ngo ayishyikirize Esiteri. Hataki yagombaga gusobanurira Esiteri uko ibintu byifashe, no kumusaba gusanga umwami kugira ngo amwinginge, asabire ubwoko bwe imbabazi. Hataki aragaruka ashyikiriza Esiteri ubutumwa bwa Moridekayi. Esiteri ategeka Hataki gushyīra Moridekayi igisubizo agira ati: “Umuntu wese yaba umugabo cyangwa umugore, wiyinjije mu rugo ikambere umwami atamutumije, agomba gutangwa akicwa. Iryo ni itegeko kandi ntawe utabizi, uhereye ku bakozi b'umwami ukageza ku baturage bo mu bihugu by'ubwami bwe. Keretse igihe umwami amutunze inkoni ye y'izahabu, ni bwo yakomeza kubaho. Naho jyewe hashize ukwezi kose ntaratumirwa ngo mbonane n'umwami.” Icyo gisubizo cya Esiteri bagishyikiriza Moridekayi, na we amutumaho ati: “Ntiwibwire ko mu Bayahudi ari wowe wenyine uzarokoka ngo ni uko uri mu ngoro y'umwami. Niba rero mu gihe nk'iki wiyemeje kwicecekera, Abayahudi bazatabarwa biturutse ahandi, ariko wowe n'umuryango wawe bazabatsemba. Nyamara se uzi iki? Ahari wabaye umwamikazi kugira ngo uzagire akamaro mu gihe nk'iki.” Nuko Esiteri atuma kuri Moridekayi ati: “Genda ukoranye Abayahudi bose bari i Shushani, maze mwigomwe kurya ari jye mubigirira. Mumare iminsi itatu n'amajoro atatu, nta cyo murya cyangwa munywa. Nanjye n'abaja banjye tuzabigenza dutyo. Nubwo ari ukurenga ku itegeko ry'umwami nzamusanga, nibiba ngombwa ko mpfa nzapfe.” Moridekayi aragenda akora ibyo Esiteri yamutegetse byose. Esiteri amaze iyo minsi itatu yigomwa kurya, yambara imyambaro ya cyamikazi ajya mu rugo ikambere arahahagarara. Umwami yari yicaye ku ntebe ya cyami, ahitegeye aho binjirira. Umwami abonye Umwamikazi Esiteri ahagaze mu rugo ikambere, aramutonesha amutunga inkoni ye y'izahabu, maze Esiteri yigira hafi akora ku mutwe wayo. Umwami aramubaza ati: “Bite Mwamikazi Esiteri? Ni iki unsaba? Icyo unsaba cyose ndakiguha, n'iyo cyaba kimwe cya kabiri cy'ubwami bwanjye.” Esiteri ati: “Nyagasani niba bikunogeye, uyu munsi uzane na Hamani mu gitaramo naguteguriye.” Ako kanya umwami aravuga ati: “Nimujye kubwira Hamani yubahirize ubutumire bwa Esiteri.” Nuko umwami ajyana na Hamani mu gitaramo Esiteri yateguye. Bakiri mu gitaramo bica akanyota, umwami abaza Esiteri ati: “Urifuza iki ukagihabwa? Ni iki unsaba? Icyo unsaba cyose ndakiguha, n'iyo cyaba kimwe cya kabiri cy'ubwami bwanjye.” Esiteri asubiza umwami ati: “Icyo nifuza kugusaba ni iki: nyagasani niba ngutonnyeho, kandi niba bikunogeye kumpa icyo nifuza n'icyo nsaba, unyemerere ejo uzagarukane na Hamani mu kindi gitaramo nzabategurira. Ubwo ni bwo nzakumenyesha icyifuzo cyanjye.” Uwo munsi Hamani asohoka mu ngoro y'umwami anezerewe, yasābwe n'ibyishimo. Ariko ageze ku irembo ry'ibwami, ubwe yibonera ko Moridekayi atahagurutse ngo amuhe icyubahiro. Nuko Hamani aramurakarira cyane, icyakora ariyumanganya arataha. Nyuma atumiza incuti ze, ahamagara n'umugore we Zereshi. Nuko Hamani abaratira ubukungu bwe n'abana be benshi, abaratira uburyo umwami yamuzamuye akamusumbya abaminisitiri be n'abandi batware b'ibwami. Hamani akomeza agira ati: “Uretse ibyo, uyu munsi ni jye jyenyine Umwamikazi Esiteri yatumiranye n'umwami mu gitaramo yaduteguriye, ndetse yongeye kuntumira ngo ejo nzagarukane n'umwami mu gitaramo. Ariko ibyo byose nta cyo bimariye igihe cyose nkibona Umuyahudi Moridekayi, ukora aho binjirira bajya ibwami.” Nuko umugore we Zereshi n'incuti ze zose bamwungura inama bati: “Bashinge igiti cya metero makumyabiri n'eshanu, ejo mu gitondo uzasabe umwami ko bakimanikaho Moridekayi. Nyuma uzajyana n'umwami mu gitaramo wishimye.” Iyo nama inyura Hamani maze bashinga igiti. Muri iryo joro umwami ntiyabasha kugoheka, maze ahamagaza igitabo cy'amateka y'ibyo ku ngoma ye, barakimusomera. Basanga ahanditse ko Moridekayi ari we watahuye umugambi wa Bigitani na Tereshi ibyegera by'umwami by'inkone, bishinzwe kurinda ingoro. Uwo mugambi wari uwo kwivugana Umwami Ahashuwerusi. Umwami arababaza ati: “Mbese hari ishimwe n'icyubahiro Moridekayi yahawe kubera icyo gikorwa?” Abo batoni b'umwami bashinzwe kumuba hafi baramusubiza bati: “Nta byo yigeze ahabwa.” Umwami arongera arababaza ati: “Ni nde uri mu rugo?” Ubwo Hamani ni we wari ugeze mu rugo ikambere, azanywe no gusaba umwami ko bamanika Moridekayi ku giti bari bashinze. Abatoni b'umwami baramusubiza bati: “Ni Hamani.” Umwami ati: “Nimumubwire yinjire.” Hamani arinjira, umwami aramubaza ati: “Nakorera iki umuntu nifuza guhesha icyubahiro?” Nuko Hamani aribaza ati: “Mbese hari undi muntu umwami yakwifuza guhesha icyubahiro utari jye?” Nuko asubiza umwami ati: “Nyagasani, uwo muntu wifuza guhesha icyubahiro, umwambike umwambaro wawe wa cyami, umuzanire ifarasi ugendaho bayitamirize ikamba rya cyami ku mutwe. Umwe mu bikomangoma byawe bikomeye umushinge kuzana uwo mwambaro n'ifarasi. Uwo muntu umwami yifuza guha icyubahiro bamwambike uwo mwambaro, bamwurize iyo farasi bamutambagize umuhanda mukuru w'umujyi, maze bagende batangaza bati: ‘Nguko uko umwami agirira umuntu yifuza guhesha icyubahiro!’ ” Nuko umwami abwira Hamani ati: “Ihute ufate umwambaro n'ifarasi, maze ibyo uvuze ubigirire wa Muyahudi witwa Moridekayi, ukora aho binjirira baza ibwami. Ntugire ikintu na kimwe wirengagiza muri ibyo uvuze.” Hamani ajya kuzana umwambaro n'ifarasi awambika Moridekayi, amwuriza ifarasi amutambagiza umurwa anyuze mu muhanda mukuru, akagenda imbere ye atangaza ati: “Nguko uko umwami agirira umuntu yifuza guhesha icyubahiro!” Nyuma y'ibyo Moridekayi asubira ku kazi ibwami, naho Hamani aboneza inzira ijya iwe yubitse umutwe afite ikimwaro. Agezeyo atekerereza umugore we Zereshi n'incuti ze zose ibyamubayeho. Abajyanama be n'umugore we baramubwira bati: “Moridekayi uwo watangiye kugutesha agaciro, ubwo ari Umuyahudi ntukimushoboye, ahubwo uzarushaho guta agaciro imbere ye.” Bakivugana na we ibyegera by'umwami biba birahageze, bijyana Hamani huti huti ngo ajye mu gitaramo Esiteri yari yateguye. Umwami na Hamani basubira gutaramana n'Umwamikazi Esiteri incuro ya kabiri. Bakiri mu gitaramo bica akanyota, umwami yongera kubaza Esiteri ati: “Mwamikazi Esiteri, ni iki wifuza ukagihabwa? Ni iki unsaba? Icyo unsaba cyose uragihabwa, n'iyo cyaba kimwe cya kabiri cy'ubwami bwanjye.” Umwamikazi Esiteri aramusubiza ati: “Nyagasani, niba ngutonnyeho kandi niba bikunogeye, icyo nifuza ni uko warengera ubugingo bwanjye, icyo nsaba ni uko warengera ubugingo bwa bene wacu. Jyewe na bene wacu twaraguzwe kugira ngo turimburwe, twicwe kandi dutsembwe. Iyo tuza kugurwa ari ukugirwa inkoreragahato n'abaja, nari kwicecekera ntibibe ngombwa ko ngutesha igihe.” Umwami Ahashuwerusi abaza Umwamikazi Esiteri ati: “Umuntu wahangaye kugira bene uwo mugambi ni nde, kandi ari he?” Esiteri aramusubiza ati: “Ni uwo mugome Hamani, ni we mwanzi wacu udutoteza.” Hamani agirira ubwoba bwinshi imbere y'umwami n'umwamikazi. Umwami ni ko kurakara cyane asohoka mu gitaramo ajya mu busitani bw'ingoro. Hamani abonye ko umwami yamufatiye icyemezo, asigara yinginga Umwamikazi Esiteri ngo arengere ubugingo bwe. Umwami avuye mu busitani agarutse mu cyumba basangiriragamo, asanga Hamani yikubise mu ifoteyi Esiteri yari arambarayemo! Umwami ni ko kwiyamirira ati: “Mbese arashaka no gufata umwamikazi ku ngufu ngo baryamane mpari?” Umwami akimara kuvuga atyo, abagaragu be bapfuka Hamani mu maso. Haribona umwe mu byegera by'umwami by'inkone, abwira umwami ati: “Nyagasani, Hamani yashingishije igiti cyo kumanikaho Moridekayi, wa mugabo watahuye ubugambanyi bw'abashakaga kukwivugana. Icyo giti cya metero makumyabiri n'eshanu gishinzwe kwa Hamani.” Umwami ategeka ko bakimanikaho Hamani. Hamani amanikwa kuri cya giti yari yateganyirije Moridekayi. Bityo umwami abona gucururuka. Uwo munsi Umwami Ahashuwerusi agabira Umwamikazi Esiteri ibyahoze ari ibya Hamani, umwanzi w'Abayahudi. Esiteri na we amenyesha umwami uko Moridekayi ari umubyeyi we. Nuko umwami aramutumiza, yikuramo impeta ye ya cyami yari yambuye Hamani ayiha Moridekayi. Esiteri na we ashinga Moridekayi ibyahoze ari ibya Hamani. Esiteri yongera gusanga umwami amwikubita imbere arira. Amwingingira kuvuguruza umugambi wa kigome Hamani ukomoka kuri Agagi, yari yarafashe wo gutsemba Abayahudi. Nuko umwami atunga Esiteri inkoni ya cyami y'izahabu. Esiteri arahaguruka ahagarara imbere y'umwami, aramubwira ati: “Nyagasani, niba bikunogeye kandi nkaba ngutonnyeho, niba icyo nsaba kiboneye kandi ukaba unkundwakaje, nihandikwe inzandiko zivuguruza iza Hamani mwene Hamedata ukomoka kuri Agagi, zategekaga gutsemba Abayahudi bose batuye mu bihugu byawe byose. Mbese rwose nakwihanganira nte kubona icyago nk'icyo kigwirira bene wacu? Ese nakwihanganira nte kubona batsemba ubwoko bwanjye?” Umwami Ahashuwerusi asubiza Umwamikazi Esiteri n'Umuyahudi Moridekayi ati: “Dore namanikishije Hamani ku giti kubera ko yashakaga kwicisha Abayahudi, maze ngabira Esiteri ibyahoze ari ibya Hamani. Noneho rero nimube ari mwe mwandika urwandiko mu izina ryanjye mukurikije icyo mubona kinogeye Abayahudi, murutereho kashe yo ku mpeta ya cyami. Naho ubundi ntibishoboka ko mvuguruza inzandiko za mbere zanditswe mu izina ryanjye, ziteweho kashe yo ku mpeta ya cyami.” Uwo munsi ku itariki ya makumyabiri n'eshatu z'ukwezi kwa gatatu kwa Sivani, batumiza abanditsi b'umwami bandika urwandiko rukubiyemo amabwiriza yose ya Moridekayi. Kopi zarwo bazoherereza Abayahudi n'abategetsi bashinzwe ibihugu bikomatanyije, n'abategetsi ba buri gihugu, n'abatware bo mu bihugu by'umwami uko ari ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye mu Buhindi ukageza i Kushi. Izo nzandiko zandikwaga bakurikije imyandikire ya buri gihugu n'indimi z'abagituye. Abayahudi na bo babandikira mu rurimi rwabo, hakurikijwe imyandikire yarwo. Izo nzandiko bazandika mu izina ry'Umwami Ahashuwerusi, baziteraho kashe yo ku mpeta ye. Intumwa zigendera ku mafarasi yihuta y'ibwami yatoranyijwe, zishingwa gutwara izo nzandiko. Muri izo nzandiko umwami yahaga Abayahudi bari mu mijyi yose uburenganzira bwo kwishyira hamwe, bakarwana ku magara yabo. Bahawe uburenganzira bwo kurimbura no kwica no gutsemba agatsiko k'abantu bo mu bwoko ubwo ari bwo bwose, b'igihugu icyo ari cyo cyose bambariye kwica Abayahudi n'abana babo n'abagore babo, no kunyaga umutungo wabo. Mu bihugu by'Umwami Ahashuwerusi ubwo burenganzira bwari gukoreshwa umunsi umwe gusa, ari wo tariki ya cumi n'eshatu z'ukwezi kwa Adari. Kopi y'urwo rwandiko igomba gutangazwa ho itegekoteka mu bihugu byose, ikamenyeshwa amoko yose kugira ngo uwo munsi nugera, Abayahudi bazabe biteguye guhōra abanzi babo. Nuko umwami atanga itegeko, intumwa zigenda ku mafarasi y'ibwami yihuta cyane zijyana izo nzandiko, kandi iryo tegekoteka ritangazwa mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani. Moridekayi asohoka mu ngoro y'umwami yambaye umwambaro wa cyami w'isine n'uw'umweru, atamirije ikamba rinini ry'izahabu mu mutwe, yiteye umwitero worohereye kandi utukura. Abatuye umurwa wa Shushani basābwa n'ibyishimo, bavuza impundu. Abayahudi baracya, barishima cyane baranezerwa, bagira n'icyubahiro. Mu bihugu byose no mu mijyi yose aho iryo tegekoteka ry'umwami ryageraga, Abayahudi bose barishimaga bakanezerwa, bakagira umunsi mukuru n'igitaramo. Abenegihugu benshi bihindura Abayahudi kubera kubatinya. Ku itariki ya cumi n'eshatu z'ukwezi kwa Adari, ni bwo itegekoteka n'amabwiriza by'umwami byagombaga kubahirizwa. Uwo munsi kandi abanzi b'Abayahudi biringiraga ko bagiye kubiganzura. Ahubwo ibintu birahinduka, Abayahudi baba ari bo biganzura abanzi babo. Mu mijyi bari batuyemo yo mu bihugu byose by'Umwami Ahashuwerusi, Abayahudi bishyize hamwe bakica abashakaga kubagirira nabi. Nta muntu wabahagararaga imbere kubera kubatinya. Abatware n'abategetsi bashinzwe ibihugu bikomatanyije, n'abategetsi b'ibihugu n'abakozi bose b'ibwami, bashyigikira Abayahudi kubera gutinya Moridekayi. Koko rero Moridekayi yari akomeye ibwami, kandi amatwara ye yarushagaho kugenda amenyekana mu bihugu byose. Bityo uwo mugabo Moridekayi arushaho kugenda aba igihangange. Abayahudi bagirira ababangaga ibyo na bo babifurizaga. Bityo bamarira ku icumu abanzi babo bose, barabica barabatsemba. Mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani honyine, Abayahudi bishe abagabo magana atanu barabatsemba. Uwo munsi bamenyesha umwami umubare w'abiciwe mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani. Nuko abwira Umwamikazi Esiteri ati: “Mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani honyine, Abayahudi bishe abagabo magana atanu barabatsemba, bagerekaho n'abahungu icumi ba Hamani. Ubwo se mu bindi bihugu ntegeka hacuze iki? None se kandi ni iki unsaba nkakiguha? Cyangwa ni iki wifuza ukagihabwa?” Esiteri aramusubiza ati: “Nyagasani niba bikunogeye, ureke Abayahudi b'i Shushani n'ejo bazubahirize itegeko bubahirije uyu munsi, kandi utegeke ko bamanika ku biti imirambo y'abahungu icumi ba Hamani.” Umwami ati: “Ni bibe bityo.” Nuko itegeko ritangazwa i Shushani, maze imirambo y'abahungu icumi ba Hamani barayimanika. Ku itariki ya cumi n'enye z'ukwezi kwa Adari, Abayahudi b'i Shushani bongera kwishyira hamwe bica abandi bagabo magana atatu. Icyakora ntibagira icyo banyaga. Naho Abayahudi b'i Shushani, kubera ko bihōreye ku itariki ya cumi n'eshatu n'iya cumi n'enye baruhutse ku ya cumi n'eshanu, uba ari wo uba umunsi mukuru bagizeho igitaramo. Ngiyo impamvu ituma Abayahudi batuye mu nsisiro zo mu cyaro bizihiza itariki ya cumi n'enye z'ukwezi kwa Adari, ikababera iminsi mikuru bagiraho ibirori bakohererezanya amafunguro. Ibyo byose Moridekayi arabyandika, inzandiko azoherereza Abayahudi bose bo mu bihugu by'Umwami Ahashuwerusi, aba hafi n'aba kure. Ababwira ishyirwaho ry'umunsi mukuru bazajya bizihiza buri mwaka, ku itariki ya cumi n'enye n'iya cumi n'eshanu z'ukwezi kwa Adari. Koko rero kuri iyo minsi yombi Abayahudi bikijije abanzi babo, kandi muri uko kwezi akaba ari ho umuborogo wahindutse ibyishimo, n'umunsi w'umubabaro ugahinduka umunsi mukuru. Bityo iyo minsi yombi igirwa iminsi mikuru bagiraho ibirori, abantu bakoherereza bagenzi babo amafunguro, n'abakene bakagenerwa impano. Abayahudi biyemeza gukurikiza amabwiriza ya Moridekayi, no kujya bizihiza iyo minsi buri mwaka. Umwanzi w'Abayahudi bose Hamani mwene Hamedata ukomoka kuri Agagi, yari yiyemeje kwicisha Abayahudi urubozo no kubatsemba. Yari yararaguje inzuzi zitwa Purimu kugira ngo amenye umunsi azabatsemba. Ariko umwami amenye ubwo bugambanyi, yohereza inzandiko zivuga ko Hamani agirirwa ibibi yari agiye kugirira Abayahudi. Bityo Hamani n'abahungu be bamanikwa ku biti. Ni yo mpamvu iyo minsi yiswe iminsi mikuru ya Purimu, ni ukuvuga “kuraguza inzuzi.” Abayahudi bazirikana amabwiriza akubiye mu nzandiko za Moridekayi, ibyababayeho byose n'ibyo biboneye ubwabo. Nuko bishyiriraho iyo minsi yombi, kugira ngo bo ubwabo n'urubyaro rwabo, kimwe n'abandi biyemeje kuba Abayahudi bajye bayizihiza buri mwaka ku matariki yagenwe, bakurikije amabwiriza ya Moridekayi. Byongeye kandi imiryango yose y'Abayahudi bo mu mijyi yose y'ibihugu byose, igomba kwibuka no kwizihiza iyo minsi mikuru uko ibihe bihaye ibindi. Abayahudi n'urubyaro rwabo ntibagomba kugira ubwo bibagirwa kwizihiza iyo minsi mikuru ya Purimu, cyangwa ngo bibagirwe ibyabaye. Umwamikazi Esiteri umukobwa w'Abihayili, n'Umuyahudi Moridekayi bashingiye ku bubasha bari bafite, bandika urwandiko rushimangira urwa mbere rwashyiragaho iminsi mikuru ya Purimu. Kopi z'urwo rwandiko zohererezwa Abayahudi bose bari mu bihugu ijana na makumyabiri na birindwi by'Umwami Ahashuwerusi, zibifuriza kugira amahoro n'umutekano. Izo nzandiko zashimangiraga ishyirwaho ry'iminsi mikuru ya Purimu ku matariki yagenwe, bakurikije amabwiriza y'Umuyahudi Moridekayi n'Umwamikazi Esiteri. Ayo mabwiriza Abayahudi bagombaga kuyubahiriza bo n'urubyaro rwabo, nk'uko byari bimeze ku byerekeye kwigomwa kurya, no ku byerekeye ibihe by'imiborogo. Itegeko rya Esiteri rishimangira ibyerekeye Purimu, maze ryandikwa mu gitabo. Umwami Ahashuwerusi ategeka ko abatuye mu birwa n'abatuye mu bihugu bagomba gusora. Ibikorwa by'umwami byose bikomeye n'ububasha bwe, hamwe n'ubuhangange bwa Moridekayi n'uburyo umwami yamushyize mu rwego ruhanitse, byose byanditswe mu gitabo cy'amateka y'ibyo ku ngoma z'abami b'u Bumedi n'u Buperesi. Koko rero Umuyahudi Moridekayi yabaye uwa kabiri ku Mwami Ahashuwerusi. Abayahudi bene wabo baramwubahaga kandi bakamukunda. Yabashakiraga ibyiza kandi agaharanira ko bagira amahoro. Mu gihugu cya Usi hari hatuye umugabo witwaga Yobu. Yari intungane n'umunyamurava, akubaha Imana kandi akirinda gukora ibibi. Yari yarabyaye abahungu barindwi n'abakobwa batatu. Yari atunze intama ibihumbi birindwi n'ingamiya ibihumbi bitatu, n'amapfizi igihumbi ahingishwa, n'indogobe z'ingore magana atanu. Yari afite n'abagaragu benshi cyane. Uwo mugabo yari umukire cyane kuruta abantu bose b'iburasirazuba bwa Palestina. Abahungu ba Yobu bajyaga batumirana mu ngo zabo bakagira ibirori, bagatumira na bashiki babo batatu bagasangira. Iyo iminsi y'ibirori yabaga irangiye, Yobu yarabahamagazaga akabakorera imihango yo kubahumanura. Yobu yarazindukaga agatambira buri mwana igitambo gikongorwa n'umuriro, kuko yibwiraga ati: “Ahari abana banjye baba bakoze icyaha, bagacumura ku Mana mu bitekerezo.” Uko ni ko Yobu yagenzaga buri gihe. Umunsi umwe abana b'Imana bagiye gushengerera Uhoraho, maze Satani ajyana na bo. Uhoraho abaza Satani ati: “Uturutse he?” Satani aramusubiza ati: “Mvuye kuzerera ku isi no kuyitambagira.” Uhoraho aramubaza ati: “Mbese wiboneye umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi muntu uhwanye na we ku isi, ni intungane n'umunyamurava unyubaha, kandi akirinda gukora ibibi.” Satani asubiza Uhoraho ati: “Ese Mana ugira ngo Yobu akubahira ubusa? Waramurinze impande zose, ari we ubwe n'inzu ye hamwe n'ibyo atunze byose. Wahaye umugisha imirimo ye kandi n'amatungo ye arororoka akwira igihugu cyose. Ngaho mwambure ibyo atunze byose, urebe ko atazagutuka ku mugaragaro.” Uhoraho abwira Satani ati: “Dore ibya Yobu byose ndabikweguriye, uretse we ubwe.” Satani ava imbere y'Uhoraho aragenda. Umunsi umwe abahungu n'abakobwa ba Yobu bari bateraniye kwa mukuru wabo, barya kandi banywa. Haza umuntu abwira Yobu ati: “Ya mapfizi yawe yahingaga, na za ndogobe z'ingore zarishaga iruhande rwayo, Abasheba bagabye igitero barazinyaga. Abashumba bazo babatsembye, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.” Akivuga ibyo undi aba arahageze, abwira Yobu ati: “Umuriro w'Imana wavuye mu ijuru utwika intama, n'abashumba bazo urabatsemba, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.” Akivuga ibyo undi aba arahageze, abwira Yobu ati: “Abanyakalideya bagabye ibitero bitatu, birara mu ngamiya zawe barazinyaga, abashumba bawe barabatsemba, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.” Akivuga ibyo undi aba arahageze, abwira Yobu ati: “Abahungu bawe n'abakobwa bawe bari bateraniye kwa mukuru wabo, barya kandi banywa, nuko inkubi y'umuyaga iturutse mu butayu ihitana inzu yose irabagwira barapfa, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.” Yobu ni ko guhaguruka ashishimura umwambaro we, yimoza umusatsi, yikubita hasi yubamye aramya Imana. Aravuga ati: “Navuye mu nda ya mama nta cyo mfite, nzajya ikuzimu nta cyo mfite. Uhoraho ni we wabimpaye kandi ni we wabyishubije. Uhoraho nasingizwe.” Muri ayo makuba yose, Yobu ntiyigeze acumura ngo atuke Imana. Umunsi umwe abana b'Imana bagiye gushengerera Uhoraho, maze Satani ajyana na bo. Uhoraho abaza Satani ati: “Uturutse he?” Satani aramusubiza ati: “Mvuye kuzerera ku isi no kuyitambagira.” Uhoraho abaza Satani ati: “Mbese wiboneye umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi muntu uhwanye na we ku isi, ni intungane n'umunyamurava unyubaha kandi akirinda gukora ibibi. Yakomeje kuba indahemuka nubwo watumye musiga iheruheru nta mpamvu.” Satani asubiza Uhoraho ati: “Erega ibyo umuntu atunze byose, abitanga kugira ngo akize ubuzima bwe! Ngaho muvune igufwa cyangwa ugire indi ndwara umuteza, nkurahiye ko azihandagaza akakuvuma!” Uhoraho aramubwira ati: “Dore Yobu ndamukweguriye ariko ntumwice.” Nuko Satani ava imbere y'Uhoraho maze atera Yobu indwara z'uruhu, zihera mu bworo bw'ibirenge kugera mu gitwariro. Yobu yishakira urujyo rwo kwishimisha akajya yiyicarira mu ivu. Umugore we aramubwira ati: “Harya ngo ntuzatezuka kuba indahemuka, watutse Imana maze ukipfira!” Yobu aramusubiza ati: “Uvuze nk'umugore w'umupfapfa. Mbese twakwemera ibyiza gusa Imana iduha, maze tukanga ibibi iduha?” Muri ayo makuba yose, Yobu ntiyigeze acumura mu byo avuga ngo atuke Imana. Incuti eshatu za Yobu ari zo Elifazi w'Umutemani, na Biludadi w'Umushuwa, na Sofari w'Umunāmati bamenya amakuba yamugwiririye. Bava iwabo bajya kumuhumuriza no kumukomeza. Bamukubise amaso bakiri kure baramuyoberwa, bacura imiborogo. Bashishimura imyambaro yabo, biyorera umukungugu mu mutwe. Nuko bicarana na we hasi, bamarana iminsi irindwi n'amajoro arindwi, ntawe umuvugisha kuko babonaga umubabaro we ukabije. Nyuma y'ibyo Yobu afata ijambo, avuma umunsi yavutseho, aravuga ati: “Nihavumwe umunsi navutseho, nihavumwe n'ijoro ryavuze riti: ‘Hasamwe inda y'umuhungu.’ Uwo munsi uragacura umwijima, Imana nyir'ijuru ntikawibuke, umucyo ntukawumurikire ukundi. Nube umunsi w'icuraburindi, ibicu biwubudikeho, nube umunsi w'ubwirakabiri uteye ubwoba. Iryo joro niricure umwijima, niryibagirane mu minsi y'umwaka, ntirikabarwe mu minsi y'ukwezi. Ni koko iryo joro niribe ingumba, ntirikarangwemo umunezero. Abacunnyi nibavume iryo joro, nibarivume abakorana n'igikōko nyamunini, nibarivume. Inyenyeri z'urukerera rwaryo nizicure umwijima, iryo joro ntirigacye bibaho, ntirikabone umuseke ukeba. Koko ntiryazibye inda yambyaye, none simba ngize aya makuba anyugarije. “Ni kuki ntapfiriye mu nda ya mama? Kuki ntapfuye nkivuka? Ni kuki mama yankikiye ku bibero? Ni kuki yanyonkeje? None mba ntuje mu mva yanjye, mba nsinziriye mu mahoro, mba nsinziranye n'abami n'abategetsi, ba bandi biyubakiye ingoro ubu zabaye amatongo. Mba nsinziriye hamwe n'ibikomangoma, bamwe bahunitse izahabu n'ifeza mu mazu yabo. Erega iyo mba nk'inda yavuyemo, iyo mba nk'umwana wapfuye avuka! Mu mva ni ho abagome bashira ubukana, abarushye baraharuhukira. Imfungwa zirishyira zikizana, ntiziba zikikanga abarinzi. Mu mva ukomeye n'uworoheje baba bamwe, inkoreragahato ntiba ikigengwa na shebuja. “Ni kuki Imana ireka umunyamibabaro akavuka? Kuki iha ubuzima uwavukanye amaganya? Bashaka urupfu ntibarubone, barushaka kuruta uko bashaka umutungo. Banezezwa no gupfa, bishima iyo bahambwe. Ni kuki ndi umuntu utazi iyo agana? Imana yantangatanze impande zose! Aho kugira icyo ndya ndaganya, amarira yanjye atemba nk'amazi. Icyo ntinya ni cyo kiba, icyo nishisha ni cyo kimbaho. Simfite amahoro simfite ituze, singuwe neza mpora ku nkeke.” Nuko Elifazi w'Umutemani abwira Yobu ati: “Mbese ningira icyo nkubwira urabyihanganira? None se ni nde wabasha kwifata ntavuge? Dore wigishije abantu benshi, wakomeje kandi abanyantegenke, inama watangaga zaramiraga abadandabirana, wakomezaga kandi abacitse intege. None dore ni wowe amakuba yugarije, ni wowe kandi unaniwe kuyihanganira! Kuba warubahaga Imana ukagira n'imigenzereze myiza, mbese ntibyagutera kugira ibyiringiro no kwizera? Ngaho tekereza, mbese waba uzi umwere warimbutse? Ese waba uzi abanyamurava batsembwe? Ababiba ibibi n'abateza amakuba ni byo basarura, ibyo ni byo niboneye. Bombi Imana ibahumekeraho ikabatsemba, uburakari bwayo burabarimbura. Icecekesha imitontomo y'intare n'urusaku rwazo, imenagura imikaka y'ibyana by'intare. Intare ishaje yicwa no kubura umuhigo, ibyana by'intare birabuyera. “Ijambo ry'ibanga ringezeho, ndaryiyumviye barihwihwisa. Ryangezeho nijoro igihe narotaga, naryumvise igihe abantu basinziriye. Nahiye ubwoba mpinda umushyitsi, ingingo zanjye zose zirakomangana. Umuyaga wampushye mu maso, ubwoya bwo ku mubiri wanjye bureguka. Nabonye umuntu uhagaze imbere yanjye, nditegereza sinamenya uwo ari we. Haba ituze nyuma numva ijwi ribaza riti: ‘Mbese umuntu yarusha Imana kuba intungane? Ese umuntu yarusha Umuremyi we kubonera? Abagaragu bayo bo mu ijuru na bo ntibagirira icyizere, abamarayika bayo ibabonaho amakosa! None se yagirira ite icyizere abantu yaremye, yagirira ite icyizere abantu yabumbabumbye mu mukungugu, yagirira ite icyizere abantu bamenagurika nk'ikimonyo? Mu gitondo abantu baba bahumeka, nimugoroba baba nk'ifu iseye, barimbuka ntawe uzi uko bigenze. Ukubaho kwabo kuba kurangiye, bapfa nk'abatigeze ubwenge.’ “Hamagara urebe niba hari ukwitaba. Ese hari uwo mu baziranenge watakambira? Koko umupfapfa yicwa n'agahinda, naho ikigoryi cyicwa n'ishyari. Niboneye umupfapfa uguwe neza, inzu ye nayivumye nta kindi ngamije. Urubyaro rwe ntirukagire kivurira, ntirukagire ururengera mu rukiko. Ibyo yasaruye nibiribwe n'abandi, nibabisahure nubwo yazitije amahwa, abararikiye umutungo we nibawigarurire. Umubabaro ntukomoka mu mukungugu, amakuba na yo ntakomoka mu butaka. Koko umuntu avukira kuruha, amera nk'ibishashi biguruka mu kirere. “Ndi nkawe natakambira Imana, ni yo yonyine nabwira ikibazo cyanjye. Ibyo ikora birenze ubwenge bw'abantu, ikora ibitangaza bitabarika. Ivubira imvura ubutaka, amazi yayo asomya imirima. Aboroheje irabakuza, abashenguka na bo ibakiza ishavu. Iburizamo imigambi y'abariganya, ntituma basohoza ibyo bagambiriye. Ifatira abanyabwenge mu mutego w'uburiganya bwabo, iburizamo imigambi yabo y'uburiganya. Ku manywa bitwara nk'abari mu mwijima, ku manywa y'ihangu barindagira nk'abari mu ijoro. Imana ni yo ikiza utishoboye, umukene imugobotora mu ngoyi z'abamukandamiza. Iha icyizere utishoboye, icecekesha inkozi z'ibibi. Erega hahirwa umuntu Imana ikosora! Ntukange gukosorwa na Nyirububasha. “Ni yo irema uruguma, ni na yo irwomora, ni yo ikomeretsa, ni na yo ikiza. Izagukiza amakuba incuro nyinshi, amaherezo nta kibi kizakugarukaho. Izagukiza urupfu mu gihe cy'inzara, izagukiza n'inkota mu gihe cy'intambara. Izakurinda intonganya z'abantu, icyorezo cyadutse ntikizagutera ubwoba. Icyorezo n'inzara nibitera uzabiseka, inyamaswa ntizizagutera ubwoba. Imirima uhinga ntizarangwamo amabuye, inyamaswa ntizizakonera. Amahoro azaganza iwawe, uzagenzura amatungo yawe mu rwuri, uzasanga ari ntaribura. Urubyaro rwawe ruzagwira, abagukomokaho bazakura neza. Nk'uko ingano zisarurwa zeze, nawe uzashyingurwa ugeze mu za bukuru. Ibyo twarabigenzuye dusanga ari uko biri, ni iby'ukuri ubyemere bikugirire akamaro.” Nuko Yobu arasubiza ati: “Iyaba umubabaro wanjye wapimwaga, iyaba amakuba yanjye yashyirwaga ku munzani, byarusha uburemere umusenyi wo ku nyanja, ni cyo gituma mvuga amateshwa. Imyambi y'Imana Nyirububasha yarampinguranyije, ubumara bwayo buncengera mu mubiri, Imana yankoranyirijeho ibitera ubwoba. Mbese indogobe y'ishyamba yakwabira ifite ubwatsi? Ese impfizi yo yakwivuga iri mu rwuri irisha? Mbese ibyokurya bidafite icyanga byaribwa nta munyu? None se mu murenda w'igi wabonamo uburyohe? Ibyo byokurya simbigirira ipfa, iyo mbiriye bingwa nabi. “Icyampa Imana ikampa icyo nyisaba, icyampa ikanyemerera icyo nifuza! Icyampa ikemera kunyica, icyampa ikankuraho amaboko yayo ikampitana! Nzanezerwa cyane mu mubabaro wanjye, nzi ko Imana ari inziranenge, sinigeze mpakana ibyo itegeka. Mfite mbaraga ki zo gukomeza kubaho? Ese ntegereje iki ko nta cyo nizeye? None se ndemwe mu mabuye? Ese umubiri wanjye uremwe mu muringa? Nta cyo ngishoboye kwimarira, nta cyankiza kikindangwamo! “Uwihebye agirwa n'incuti, ubundi yakurizamo kutubaha Nyirububasha. Abavandimwe banjye barambeshya, bameze nk'utugezi dukama mu mpeshyi. Mu itumba twuzuramo urubura, turatobama kubera amasimbi ashongeramo. Mu gihe cy'ubushyuhe turakama, ku mpeshyi indiri zatwo zirumagara. Abagenzi barorongotana bashaka amazi, bazerera mu butayu bagashirirayo. Abagenzi b'i Tema baza barangamiye utwo tugezi, ab'i Sheba na bo baza ari two batezeho amakiriro. Bamwajwe n'uko utwo tugezi twakamye, batugezeho bacika intege. Namwe muri nk'utwo tugezi, mubona amakuba mugashya ubwoba. Mbese hari uwo nigeze nsaba impano? Ese hari uwo nasabye kuntangira icyiru? Mbese hari uwo nasabye kunkura mu maboko y'umwanzi? Ese hari uwo nasabye kunkiza abankandamiza? Nimunyigishe ndaceceka, nimunyereke uburyo nateshutse. Amagambo y'ukuri ntakomeretsa, nyamara amagambo yanyu ni impfabusa. Mbese murashaka guhinyura ibyo mvuze? Amagambo y'uwihebye ni nk'umuyaga. Mushobora gufindira impfubyi, mwanagurisha incuti yanyu. None nimunyitegereze, sinahangara kuvuga ibinyoma imbere yanyu. Nimungarukire ndabasabye ntimucumure, nimungarukire nkomeje kuba inyangamugayo. Mbese mutekereza ko mvuga ibinyoma? Ese mwibwira ko ntazi gutandukanya icyatsi n'ururo? “Ku isi umuntu agira umurimo uruhije, imibereho ye ya buri munsi ni nk'iy'umucancuro. Ni nk'iy'inkoreragahato ishaka amafu, ni nk'iy'umugaragu ushaka igihembo. Ni ko nanjye nagenewe amezi y'impfabusa, ni ko nagenewe amajoro y'umubabaro. Iyo ndyamye ndibaza nti: ‘Ndabyuka ryari?’ Ijoro ryaba rirerire nkagaragurika kugeza bukeye. Umubiri wanjye urajagata inyo wuzuyeho imyanda, uruhu rwanjye ruriyasa rugasuka amashyira. Iminsi yo kubaho kwanjye irihuta cyane, irihuta kurusha ikibohesho cy'umuboshyi w'imyenda, ishira nta cyizere insigiye. “Mana, zirikana ko ubuzima bwanjye ari nk'umuyaga, amaso yanjye ntazongera kubona ihirwe. Undeba ubu ntazongera kumbona, nunshakashaka nzaba ntakiriho. Uko igihu cyeyuka kigashira, ni ko ugiye ikuzimu atigera agaruka. Ntazagaruka iwe ukundi, aho yari atuye bazamwibagirwa. Singishoboye kwiyumanganya, agahinda kanteye kugira icyo mvuga, ndaganya mbitewe n'ishavu rinshengura umutima. Kuki ukomeza kungenzura? Mbese ugira ngo ndi inyanja? Cyangwa ugira ngo ndi igikōko nyamunini cyo muri yo? Iyo ndyamye nibwira ko mbona agahenge, nasinzira nkaruhuka amaganya, nyamara unteza inzozi zikantera ubwoba, unteza kurota ibimpagarika umutima. Ibyo bituma nifuza icyaniga ngapfa, aho kubaho nanitse amagufwa. Ndizinutswe singishaka kubaho, ndekera aho ubuzima bwanjye ntacyo bumariye. “Mbese umuntu ni iki byatuma umwitaho? Umuntu ni iki byatuma umuzirikana? Buri gitondo uramugenzura, buri kanya uba umugerageza. Mbese uzareka ryari kumpozaho ijisho? Wampaye agahenge nkamira amacandwe! Ni ko se Murinzi w'abantu, niba naracumuye nagutwaye iki? Ese kuki wangize isibaniro ry'amakuba? Kuki nakubereye umutwaro? Ni kuki utambabarira ibyaha byanjye? Ni kuki utampanaguraho ibicumuro? Dore ngiye kujya ikuzimu, uzanshakashaka ariko ntakiriho.” Biludadi w'Umushuwa asubiza Yobu ati: “Uzageza he kuvuga bene ibyo? Uzageza he kuvuga amagambo ameze nk'inkubi y'umuyaga? Mbese Imana yahindura ubutabera? Ese Nyirububasha yagoreka ubutungane? Niba abana bawe baracumuye, Imana yabaryoje ibicumuro byabo. Wowe shakashaka Imana, ujye utakambira Nyirububasha, Imana izakwitaho nuba intungane n'umunyamurava, izagusubiza umwanya ugukwiye. Nubwo imibereho wabanje yari myiza, amaherezo yawe azaba meza kurushaho. “Baza abatubanjirije kubaho, wite ku nama bagiriwe na ba sekuruza. Twe turi ab'ejo nta cyo tuzi, ntituramba ku isi tumeze nk'igicucu gihita. Abatubanjirije bazakwigisha bagusobanurire, bazakuvungurira ku bwenge bwabo. Mbese urufunzo rwamera ahatari igishanga? Ese uruseke rwatoha ahatari amazi? Iyo rubuze amazi rukiri ruto rutaratemwa, rwuma mbere y'ibindi byatsi. Ayo ni yo maherezo y'abibagirwa Imana, ni yo maherezo y'umuntu utubaha Imana. Ibyiringiro bye bizashira, amizero ye na yo ni nk'inzu y'igitagangurirwa. Yishingikiriza ku nzu ye ariko ntikomeye, arayegamira igahirima. Ameze nk'igiti gitohagiye igihe cy'impeshyi, kigaba amashami hirya no hino mu murima. Imizi yacyo ishora mu mabuye, icengera mu bitare. Ariko iyo bakiranduye, aho cyari kiri ntihongera kumenyekana. Nguwo umunezero w'umuntu mubi, aho yari ari hazashibuka abandi. Imana ntitererana inyangamugayo, ntishyigikira inkozi z'ibibi. Izakuzuza umunezero, izaguha kuvuza impundu. Abanzi bawe bazakorwa n'isoni, amazu y'abagome azasenyuka.” Nuko Yobu aramusubiza ati: “Mu by'ukuri nzi ko ari ko biri. Mbese umuntu yashobora ate kuba intungane imbere y'Imana? Iyo umuntu ashatse kujya impaka n'Imana, mu bibazo igihumbi yayibaza ntiyamusubiza na kimwe. Ifite ubwenge buhanitse n'imbaraga zitangaje, ni nde wayigomekaho akagubwa neza? Yimura imisozi itabizi, iyubikana uburakari. Itigisa isi ikayitirimura ku mfatiro zayo, inkingi zayo zikanyeganyega. Itegeka izuba ntirirase, itwikira inyenyeri ntizimurike. Ni yo yonyine yāgūye ijuru, itegeka imihengeri yo mu nyanja. Ni yo yaremye inyenyeri zitwa Ikirura, yaremye n'izitwa Oriyoni na Puleyadi, irema n'izo mu kirere cy'amajyepfo. Ikora ibikomeye birenze ubwenge bw'abantu, ibitangaza ikora ntibibarika. Iyo inyuze iruhande rwanjye sinyibona, yaba inyegereye simenye ko ihari. Mbese igize icyo inyaga ni nde wayibaza? Ni nde wayibaza ati: ‘Uragira ibiki?’ Iyo Imana irakaye ntibyoroshye kwivuguruza, ihonyorera abafasha ba Rahabe munsi y'ibirenge byayo. “None se jye nayisubiza iki? Nakura he amagambo yo kwiregura? Nubwo ndi intungane nta cyo nayisubiza, nayisaba imbabazi yo mucamanza wanjye. Nubwo nayihamagara ikanyitaba, siniringira yuko yumvise ijwi ryanjye. Imponyoza inkubi y'umuyaga ikamvunagura, ingwizaho ibikomere nta mpamvu. Ntimpa agahenge ngo mpumeke, ahubwo inyongerera umubabaro. Nidupima imbaraga ni yo nyirazo, niyambaje ubutabera ni nde wahangara kuyihamagara? Nubwo naba intungane umunwa wanjye uzanshinja, nubwo naba umunyamurava izampamya icyaha. Ndi umunyamurava ariko simbyiyiziho, ubuzima bwanjye nta cyo bumbwiye. Byose ni kimwe ni cyo gituma ngira nti: ‘Intungane n'umugome Imana ibahana kimwe.’ Iyo intungane ipfuye itunguwe Imana irabiseka. Igihugu cyigaruriwe n'abagome, abacamanza bacyo Imana ibahuma amaso! Mbese niba atari yo ibikora ni nde wundi? “Iminsi yo kubaho kwanjye irihuta kurusha uwiruka, irahunga nta cyiza insigiye. Irihuta cyane nk'amato mu nyanja, yihuta nka kagoma ikurikiye umuhigo. Ndibwira nti: ‘Reka ndeke kuganya, reka ndeke kugaragaza umubabaro nishime’. Imibabaro yanjye intera ubwoba, koko nzi ko Imana itazambabarira. Nzi ko Imana izanshinja icyaha, kuki nakwiruhiriza ubusa? Nubwo nakwiyuhagira amazi y'urubogobogo, nubwo nakwisukura bihagije, Imana yakongera kungaragura mu isayo, imyambaro yanjye na yo yanzinukwa. Imana si umuntu nkanjye ngo nyisubize, si umuntu ngo nyijyane mu rukiko. Icyampa ngo mbone unkiranura na yo, icyampa ngo mbone udufiteho ububasha twembi, yakuraho ibihano yampaye, yandinda ubukana bwayo buteye ubwoba. Icyo gihe navuga ntayishisha, nzavuga nzi ko ntari uko intekereza. “Ubuzima bwanjye ndabuzinutswe, nzavuga ntishisha ingorane zanjye, nzagaragaza ishavu mfite ku mutima. Ndabwira Imana nti: ‘Ntuncire ho iteka’, ndayibwira nti: ‘Menyesha impamvu unyibasiye.’ Mbese ushimishwa no kunkandamiza? Ese ushimishwa no gusuzugura uwo waremye? Mbese ushyigikira imigambi y'abagome? Ese Mana, wumva ibintu nk'abantu? None se amaso yawe areba nk'umuntu? Mbese ubaho iminsi mike nk'umuntu? Ese kurama kwawe ni nk'uk'umuntu? None se kuki unshakishaho amakosa? Kuki ushishikazwa no kumbona mu cyaha? Nyamara uzi neza ko ndi umwere, uzi ko nta muntu wakumvana mu nzara. Ni wowe wambumbabumbye urandema, none ni wowe umpindukiranye urandimbura! Ibuka ko wanyikuriye mu ibumba, none ni wowe unyihinduriye umukungugu! Wansutse nk'ubuganiza amata, warancunze mba nk'isoro y'amavuta. Wanteyeho inyama untwikiraho uruhu, wangize urusobekerane rw'amagufwa n'imitsi. Wangiriye neza umpa ubuzima, wishingiye kurinda ubugingo bwanjye. “Nyamara hari ibanga uhishe mu mutima wawe, nzi neza ko ari umugambi wawe. Umpozaho ijisho ngo urebe ko ncumura, bityo wanga kumbabarira icyaha cyanjye. Niba ndi umunyabyaha ngushije ishyano, nubwo naba umwere sinakubura umutwe. Dore nuzuye ikimwaro amakuba arandenze. Iyo nubuye umutwe umpīga nk'uko intare ihīga, urandwanya bityo ukerekana ububasha bwawe. Unteza abandi banshinja, ungwizaho uburakari bwawe, ibitero byawe binsimburanaho. Ni kuki wemeye ko mvuka? Mba narapfuye ntawe uranca iryera, mba narabaye nk'utigeze kubaho, mba narahambwe nkiva mu nda ya mama. Erega iminsi yo kubaho kwanjye ni mike! Ndeka nishime akanya gato. Dore ngiye kujya aho ntazagaruka, ngiye mu gihugu gicuze umwijima w'icuraburindi, ni igihugu gicuze umwijima, ni igihugu cy'akajagari, nta mucyo ukirangwamo, ni mu icuraburindi.” Nuko Sofari w'Umunāmati aravuga ati: “Mbese nta wagira icyo avuga kuri ibyo bigambo byose? Erega kuvuga menshi si byo bigira umuntu intungane! Ayo mateshwa si yo yacecekesha abantu. Gukwena abantu kwawe si ko kwatuma udacyahwa! Ndetse uravuga uti: ‘Inyigisho zanjye ziraboneye, nanjye ubwanjye ntunganiye Imana.’ Icyampa Imana ikagira icyo ikubwira, icyampa igafata ijambo ikakwisubiriza! Yaguhishurira ibanga ry'ubwenge bwayo, ni yo ifite ubwenge butangaje, bityo wasobanukirwa ko Imana itaguhannye uko bikwiye. “Mbese wabasha gucengera amayobera y'Imana? Ese wabasha gucengera ububasha bwayo? Wabigenza ute ko buri hejuru y'amajuru? Wabusobanukirwa ute ko buri ikuzimu? Uburebure bw'ububasha bwayo busumba isi, ubugari bwabwo busumba inyanja. Mbese Imana icakiye umuntu ikamujyana mu rukiko, ni nde wayikoma imbere? Koko rero imenya abantu b'imburamumaro, ibyaha byabo ibibona itavunitse. Indogobe y'ishyamba igize imico myiza, umuntu w'igicucu na we yamenya ubwenge. “Ngaho hinduka wihane, rambura amaboko usenge Imana. Waracumuye ntukongere bibaho, reka ibibi ukora iwawe. Bityo uzagendana ishema nta kimwaro, nta kizakunyeganyeza nta cyo uzikanga. Koko ntuzongera kwibuka ingorane zawe zose, zizaba nk'umuvu w'amazi wahise. Imibereho yawe izaba myiza kurusha amanywa y'ihangu, umwijima uzaguhindukira nk'umuseke ukebye. Uzagira umutekano wuzuye icyizere, uzaba urinzwe ugubwe neza. Uziruhukira ntawe uzakubangamira, abantu benshi bazagushakaho ubutoni. Amaso y'inkozi z'ibibi azahera mu kirere, bazashaka aho bahungira bahabure, nta kindi cyizere bazaba bagifite uretse gupfa.” Nuko Yobu arabasubiza ati: “Koko muri ijwi rya rubanda. Mbese nimupfa abanyabwenge bazabura kubaho? Nanjye mfite ibitekerezo nkamwe, nta cyo mundusha. Ese ibyo muvuga hari utabizi? Incuti zanjye zampinduye urw'amenyo, ziranyibasira nubwo ndi intungane n'umwere, nyamara ntakambira Uhoraho nizeye ko anyumva. Abadamaraye basuzugura abanyabyago, basonga abageze aharindimuka. Abanyarugomo baguwe neza mu mazu yabo, abakora Imana mu jisho bamerewe neza, ntibiringira Imana ahubwo biringira imbaraga zabo. “Ngaho rero igira ku nyamaswa uzasobanukirwa, igira ku nyoni uzaca akenge. Itegereze isi uyigireho, amafi yo mu nyanja na yo azagira icyo akwigisha. Ni ikihe muri ibi biremwa byose kidasobanukiwe, ni ikihe kitazi ko Uhoraho ari we wakiremye? Ni we mugenga w'ubugingo bwa buri kiremwa, ni we utuma buri muntu ahumeka. Dore ugutwi ntigusesengura amagambo, kuyasesengura nk'uko akanwa karobanura ibyokurya. Ubwenge bugirwa n'abasaza, ubushishozi bugirwa n'abakuze. Nyamara Imana ni yo nyir'ubwenge n'ububasha, ni yo nyir'inama n'ubushishozi. “Icyo ishenye ntawe ugisana, uwo ifunze ntawe umufungura. Iyo yimanye imvura amapfa aracana, yayigusha imivu y'amazi igakundura ubutaka. Imana ni yo nyir'imbaraga n'ubutwari, abashukwa n'abashuka abandi bose bari mu maboko yayo. Irindagiza abanyabwenge, abacamanza ibahindura ibicucu. Inyaga abami ubutegetsi, ibagira inkoreragahato. Abatambyi ibagira abatindi, abategetsi bakomeye irabahanantura. Icecekesha abiringirwa, abasaza ibambura ubushishozi. Abanyacyubahiro ibakoza isoni, abanyambaraga irabacogoza. Ikuraho umwijima w'ikuzimu, iwukuraho ikawusimbuza umucyo. Ni yo ikomeza amahanga ikanayarimbura, ni yo iyagūra hanyuma ikayarimbura. Abategetsi bo ku isi ibagira ibipfamutima, ibabuyereza mu kidaturwa kitagira inzira. Barindagira mu mwijima w'icuraburindi, ituma badandabirana nk'abasinzi. “Koko rero ibyo byose narabyiboneye, narabyiyumviye ubwanjye ndabisobanukirwa. Ibyo muzi nanjye ndabizi, nta cyo mundusha. Ndashaka kwivuganira n'Imana Nyirububasha, ndifuza kwiregura. Mwebwe muri abanyabinyoma, mwese muri nk'abaganga b'imburamumaro. Icyampa mugaceceka rwose, bityo mwaba mubaye abanyabwenge. Nimwumve ibitekerezo byanjye, nimwumve uko niregura. Mbese mwibwira ko mukorera Imana muvuga amafuti? Mwaba se muyivugira kandi muri abanyabinyoma? Ese murashaka kuba mu ruhande rw'Imana? Cyangwa se murashaka kuyiburanira? Mbese ibagenzuye byababera byiza? Ese murashaka kuyibeshya nk'ubeshya umuntu? N'iyo mwabogama rwihishwa, yabahana nta kabuza. Mbese icyubahiro cyayo nticyabatera ubwoba? Ese igitinyiro cyayo nticyabagwa gitumo? Impanuro zanyu nta cyo zimaze ni nk'ivu, ibisubizo byanyu bimeze nk'ibumba ntibifite ireme. Nimuceceke mureke mvuge, nimureke bibe uko byakabaye. Niteguye gushyira ubugingo bwanjye mu kaga, niteguye guhara amagara yanjye. Nubwo Imana yanyica nta cyo nari maze, nyamara nzakomeza kwiregura imbere yayo. Ibi ni byo bizamviramo agakiza, koko nta nkozi y'ibibi izahinguka imbere y'Imana. Nimwite ku byo mbabwira, mutege amatwi ibyo mbasobanurira. Dore niteguye urubanza, nizeye ko izamfata nk'umwere. Mbese ni nde uza kunshinja? Niba ahari ndemera kwicwa ncecetse. “Mana, unyemerere ibintu bibiri gusa, ni bwo nzatinyuka kuguhagarara imbere. Undinde akaboko kawe kanshikamiye, ureke kuntera ubwoba. Erega numpamagara nzakwitaba! Cyangwa reka nkubwire nawe unsubize. Mbese ibicumuro n'ibyaha byanjye ni bingahe? Nsobanurira ikosa n'icyaha nakoze. Mbese kuki umpunza amaso? Ese kuki umfata nk'umwanzi wawe? Dore ndi nk'ikibabi kigurutswa n'umuyaga, kuki untoteza? Dore ndi nk'umurama wumye, kuki umpiga? Umfatira ibyemezo bikaze, uzimbūra ibyaha nakoze nkiri umusore. Ntutuma nishyira ngo nizane, ugenzura intambwe zanjye zose, uronda aho nshinze ikirenge. Ndashanguka nk'igiti cyamunzwe, meze nk'umwambaro wariwe n'inyenzi. “Umuntu abyarwa n'umugore, amara iminsi mike yuzuyemo imibabaro. Ameze nk'ururabyo rukura rugahita rwuma, ameze nk'igicucu cyamagira. Mana, kuki uhoza ijisho ku muntu nkanjye? Kuki uhamagaza umuntu nkanjye ngo tuburane? Mbese hari umwere wava mu muntu wanduye? Ntibishoboka nta n'umwe. Iminsi yo kubaho k'umuntu irabaze, ni wowe wamubariye amezi, wamugeneye igihe ntarengwa. Reka kumugenzura yishyire yizane, bityo yishime nk'umukozi urangije umurimo. “Igiti gitemwe kigira icyizere ko kizongera gushibuka, imishibu yacyo izongera ikure. Nubwo imizi yacyo yasazira mu butaka, nubwo igishyitsi cyacyo cyabora, iyo kibonye amazi kirashibuka, kimera amashami nk'ikikibyiruka. Iyo umuntu apfuye imbaraga ze ziba zishize, iyo umuntu apfuye ibye biba birangiye. Uko amazi y'inyanja akama, uko imigezi na yo ikama, umuntu upfuye na we ntiyongera kubaho, ntiyongera kubaho n'iyo ijuru ryavaho! “Icyampa ukampisha ikuzimu, icyampa ngo umpisheyo kugeza ubwo uzareka kundakarira. Icyampa ukangenera igihe nzamarayo ukanyibuka. Nyamara se umuntu wapfuye yongera kubaho? Nzihanganira iminsi yose y'ububabare bwanjye, nzihangana kugeza ubwo iyo minsi irangiye. Bityo uzampamagara nanjye nkwitabe, uzishimira kumbona jyewe uwo waremye. Ubwo ni bwo uzita ku migendere yanjye, ntuzaba ugikurikirana ibyaha byanjye. Uzambabarira ibicumuro byanjye ubyibagirwe, uzirengagiza ibyaha nakoze. “Nyamara umusozi urariduka ugasandara, urutare na rwo rushyiguka aho rwari ruri. Uko amazi avungura amabuye, uko imigezi ikundura ubutaka, ni ko utsemba icyizere cy'umuntu. Uramuhitana agapfa, umuhindanya isura ukamwica. Abana be bahabwa ikuzo ntabimenye, iyo bacishijwe bugufi na bwo ntabimenya. Amenya uburibwe bw'umubiri we gusa, ariririra ubwe wenyine.” Nuko Elifazi w'Umutemani asubiza Yobu ati: “Mbese umunyabwenge yavuga amagambo y'impfabusa? Ese yakomeza kwishyiramo amagambo adafite ishingiro? Mbese yakwireguza amagambo adafite akamaro? Ese yakomeza kuvuga amagambo y'imburamumaro? Erega noneho kubaha Imana ubikuyeho, kuyisenga na byo urabibujije! Gucumura kwawe ni ko kugutera kuvuga ibyo, wiyemeje kuvuga nk'indyarya. Ibyo uvuga ni byo bigucira urubanza ntabwo ari jye, amagambo yawe ubwawe ni yo agushinja. “Mbese Yobu, ni wowe wabanjirije abandi kuvuka? Waba se waravutse imisozi itararemwa? Mbese wumvise ibyavugiwe mu nama z'Imana? Waba se warikubiye ubwenge bwose? Icyo uzi twe tutazi ni iki? Ni iki wamenya twe tudasanzwe tuzi? Muri twe hari abasheshe akanguhe n'inararibonye, ni bakuru baruta so. Mbese ihumure Imana iguha ntirikunyuze? Ese amagambo meza tukubwira ntakunyuze? “Ni kuki umutima wawe uguhabya? Ni kuki amaso yawe arebana uburakari? Ni kuki urebana Imana umujinya? Ni kuki uhangara kuyamagana? Mbese koko umuntu yabasha kuba umwere? Ese umuntu buntu yaba intungane ate? Niba Imana itiringira abamarayika bayo, niba ijuru atari ryiza imbere yayo, umuntu wononekaye byamugendekera bite, uwo muntu ugotomera ibyaha nk'unywa amazi? “Ntega amatwi ngire icyo ngusobanurira, ibyo nabonye ndabikubwira, ndakubwira ibyo abanyabwenge bavuze, ibyo ba sekuruza batagize ubwiru. Ni bo Imana yari yaragabiye igihugu, nta munyamahanga wari wabivanzemo. Umugome ahorana uburibwe igihe cyose akiriho, umunyagitugu azababazwa iteka ryose. Amatwi ye ntahwema kumva ibimutera ubwoba, n'iyo hari umutekano umubisha aramutera. Ntiyiringira ko azarokoka urupfu, koko azi ko inkota imutegereje. Akubita hirya no hino ashaka ibyokurya, azi ko urupfu rwe rwegereje. Amakuba n'ishavu bimuhagarika umutima, bimeze nk'umwami witeguye kugaba igitero. Koko rero yarwanyije Imana, asembura Nyirububasha. Yirutse agamitse ijosi ajya kurwanya Imana, yikingiye ingabo nini y'umutamenwa. “Koko yari abyibushye mu maso yaramiramije, ndetse yarahonjotse yarazanye ibicece, nyamara yari atuye mu mijyi yasenyutse, yabaga mu mazu adatuwe, amazu yendaga kuriduka. Uwo muntu ntazaba umukire, ubukire bwe ntibuzaramba, na we ubwe ntazatinda ku isi. Ntateze guhunga urupfu, umuriro uzakongora abamukomokaho, umwuka uzamuvamo burundu. “Ntakishuke yiringira ibitagira umumaro, ibitagira umumaro ni cyo gihembo cye. Ameze nk'ishami ryuma imburagihe, ryuma ntiryongere gutoha ukundi. Azamera nk'umuzabibu uhunguka imbuto zikiri mbisi, amere nk'umunzenze uhunguka indabyo zawo. Koko agatsiko k'abahakanamana kazazima, inkongi y'umuriro izakongora amahema y'inkozi z'ibibi. Batwita ubugizi bwa nabi bakabyara amakuba, imitima yabo ni indiri y'ubutiriganya.” Nuko Yobu arabasubiza ati: “Numvise amagambo menshi nk'ayo, ihūmure mumpa riteza amakuba. Mbese amagambo yawe y'impfabusa ntashira? Ni iki kigutera gusubiza utyo? Iyaba mwari mumeze nkanjye, nanjye nari kuvuga nkamwe, navuga amagambo menshi mbanegura, nabazunguriza umutwe. Inama nabagira zabakomeza, bityo amagambo yanjye yabahumuriza. “Nyamara iyo mvuze uburibwe bwanjye ntibucogora, iyo niyumanganyije ngaceceka na bwo ntibushira. Erega ubu Imana yaranjahaje, abo mu rugo rwanjye bose yarabatsembye! Iminkanyari yanteje ku mubiri ni cyo kimenyetso, kunanuka kwanjye na ko ni ko kunshinja. Imana irandakarira ikantanyaguza, irandeba ikampekenyera amenyo, ni umwanzi wanjye umpozaho ijisho. Abantu barampagurukiye banyasamiye, barantuka bakankubita inshyi, biremye agatsiko kandwanya. Imana yangabije abagizi ba nabi, yanjugunye mu maboko y'abagome. Yampungabanyije nari nguwe neza, yamfashe ku gakanu iranshwanyaguza, yangize imāshiro ry'imyambi yayo. Imyambi inturuka impande zose, impinguranya impyiko ikankomeretsa nta mpuhwe, bityo indurwe yo mu mwijima wanjye ikisesa hasi. Incakira nk'umurwanyi, inkomeretsa incuro nyinshi. Mpora nambaye imyambaro igaragaza akababaro, nicara nigunze nubitse umutwe mu mukungugu. Amaso yanjye yatukujwe no guhora ndira, ibihenehene byayo byarirabuye, nyamara ntawe nagiriye urugomo, isengesho ryanjye ku Mana riraboneye. “Wa si we, witwīkira amaraso yanjye, reka ugutakamba kwanjye kumvikane. Erega mfite umurengezi mu ijuru! Koko rero umurengezi wanjye ari mu ijuru. Incuti zanjye zo zirankoba, nyamara jye ntakambira Imana, amarira ambunga mu maso. Umurengezi wanjye nankiranure n'Imana, nadukiranure nk'uko umuntu akiranura incuti ye. Nangoboke iminsi yanjye ni mbarwa, dore ngiye gupfa. “Umwuka wanjye ugiye guhera, iminsi nagenewe kubaho irarangiye, imva irantegereje. Koko nkikijwe n'abakobanyi, ubugome bwabo ntibutuma ngoheka. Mana, ube ari wowe umbera umwishingizi. None se ni nde wundi wanyishingira? Incuti zanjye wazihinduye umutima ntizasobanukirwa, ntukazikundire ko zinyigambaho. Mbese ni nk'utumira incuti akazidabagiza, naho abana be bicira isazi mu jisho. “Imana yangize iciro ry'imigani, bityo abantu bakancira mu maso. Amaso yanjye ntakibona kubera ishavu, ingingo zanjye zose zabaye ibishushungwe. Abantu b'indakemwa birabatangaza, naho umwere akarwanya abahakanamana. Icyakora intungane ntizizatezuka ku migirire yazo, abere na bo bazarushaho kubonera. Ngaho mwebwe mwese nimugaruke, nta munyabwenge n'umwe ndabona muri mwe. “Iminsi yo kubaho kwanjye irashize, imigambi yanjye irarangiye, ibyifuzo byanjye biburiyemo. Incuti zanjye ijoro ziryita amanywa, naho umucyo zikawita umwijima. Iyo nzirikanye ko iwanjye ari ikuzimu, uburiri bwanjye bugasaswa mu icuraburindi, mbwira imva nti: ‘Umbereye data’, mbwira n'urunyo nti: ‘Uri mama cyangwa mushiki wanjye.’ None se icyizere cyanjye kiri he? Ni nde uzi amaherezo yanjye? Mbese icyo cyizere nzamanukana na cyo ikuzimu? Ese nzajyana na cyo mu mva?” Nuko Biludadi w'Umushuwa asubiza Yobu ati: “Muzareka kuvuga amagambo nk'ayo ryari? Nimushyire mu gaciro maze tuganire. Yobu, ni kuki udufata nk'amatungo? Ni kuki wibwira ko turi ibicucu? Erega uburakari bwawe buragukomeretsa! Mbese wibwira ko isi izarimbuka kubera wowe? Ese Imana izashyigure ibitare? “Imibereho y'umugome izazima, izamera nk'urumuri rucwekēreye. imibereho y'abe izacura umwijima, urumuri rwe ruzazima Yagendanaga imbaraga none acitse intege, imigambi ye bwite ni yo izamuhitana. Ubwe azishorera yigushe mu mutego, azawukandagiramo umucakire. Umutego uzamufata agatsinsino, ipfundo ryawo rizamuherana. Umutego utezwe mu butaka uzamushibukana, imbarutso yawo ihishe aho azanyura. Ibitera ubwoba bimuturuka impande zose, bimugenda runono aho ajya hose. “Yari umunyambaraga none acogojwe n'inzara, icyago na cyo kiramwugarije. Icyo cyago kizamutemagura uruhu, icyorezo simusiga kizamuguguna. Azaturumburwa mu rugo rwe rwari mu mutekano, azajyanwa guhangana na Rupfu uteye ubwoba. Urugo rwe ruzahumanuzwa amazuku, iwe hazigarurirwa n'undi. Azamera nk'igiti cyumye, cyumye gihereye mu mizi kugeza mu mashami. “Ku isi ntawe uzongera kumwibuka ukundi, izina rye rizibagirana mu gihugu hose. Azamburwa ubuzima ashyirwe ikuzimu, bityo azavanwa ku isi y'abazima. Ntazasiga imbuto azazima, nta wo mu nzu ye uzarokoka. Ab'iburasirazuba n'iburengerazuba bazumva ibye, bose bazabyumva bashye ubwoba. Koko ayo ni yo maherezo y'inkozi z'ibibi, ayo ni yo maherezo y'abatubaha Imana.” Nuko Yobu arabasubiza ati: “Muzahereza he kunkura umutima? Muzageza ryari kunshengura n'amagambo yanyu? Dore bubaye ubwa cumi muntuka, mbese kungirira nabi ntibibatera isoni? Niba koko hari icyo nakosheje, ikosa ni jye jyenyine ryabarwaho. Niba koko mushaka kunyigamba ho, niba munshinja ko ari jye wikojeje isoni, nimumenye ko Imana ari yo yanteje aka kaga, ni yo yamfatiye mu mutego wayo. Ndataka kubera urugomo ngirirwa, nyamara ntawe ungoboka. Ndatabaza ariko sindenganurwa. Yishe inzira kugira ngo ntabona aho nyura, inzira yanjye yayikwijemo umwijima. Imana ni yo yanyaze ikuzo ryanjye, ni yo yanyambuye icyubahiro nari mfite. Yambujije epfo na ruguru ndi nyakwigendera, yamazemo icyizere meze nk'igiti kiranduranywe n'imizi. Uburakari bwayo bwangurumaniyeho, yamfashe nk'umwanzi wayo. Ingabo zayo zishyira hamwe zintera, zihangira inzira kugira ngo zingereho, zigota inzu yanjye zigashinga ibirindiro. “Yantandukanyije n'abavandimwe banjye, abo twari tuziranye baranyirengagiza. Bene wacu barantereranye, incuti zanjye zaranyibagiwe. Abashyitsi banjye n'abaja banjye bose bamfata nk'umunyamahanga, babona nta cyo ndi cyo imbere yabo. Mpamagara umugaragu wanjye ntanyitabe, n'iyo namuhendahenda ntiyanyitaba. Umugore wanjye ntiyihanganira umunuko wanjye, abavandimwe banjye na bo baranyinuka. Abana bato basigaye bansuzugura, iyo ngize icyo mvuga bampa inkwenene. Incuti zanjye zaranzinutswe, abo nakundaga na bo barampindutse. Uruhu rwanjye rwumiye ku magufwa, nsigaye nanitse amenyo gusa. “Ncuti zanjye, nimundebane impuhwe, nimumbabarire. Erega ukuboko kw'Imana kwaranshegeshe! Mbese kuki muntoteza nk'Imana? Ese ntimurambirwa kungirira nabi? Iyaba amagambo mvuga yandikwaga! Iyaba yari yanditswe mu gitabo, iyaba yari yandikishijwe umusyi w'icyuma, iyaba yari aharatuwe ku rutare ngo atazasibangana. “Nyamara nzi ko umucunguzi wanjye ariho, amaherezo azaza ku isi andengere. Uyu mubiri wanjye numara kubora, nubwo nzaba ntakiwufite nzareba Imana. Nzayirebera ubwanjye imbonankubone, nzayirebesha amaso yanjye bwite atari ay'undi, nubwo umutima wanjye unegekajwe no kuzayibona. Muravuga muti: ‘Ese twamugirira nabi dute?’, murongera muti: ‘Ni we wikururiye akaga.’ Namwe murajye mutinya inkota y'Uhoraho, koko rero ararakara agahanisha inkota! Bityo muzamenya ko azabacira urubanza.” Nuko Sofari w'Umunāmati abwira Yobu ati: “Ibitekerezo byanjye bindwaniramo, biransunika ngo ngusubize, koko singishobora kwihangana. Numvise kuncyaha kwawe kunkojeje isoni, ndatekereje nunguka icyo ngusubiza. Zirikana uko Imana igenza abagome kuva kera kose, uko ibagenza kuva igihe yaremaga umuntu. Koko ibyishimo by'abagome bimara igihe gito, umunezero w'abahakanamana nturamba. Nubwo igihagararo cye cyakora ku ijuru, umutwe we ugakabakaba ku bicu, azashiraho burundu amere nk'amazirantoki ye, abari bamuzi bazabaza bati: ‘Wa muntu ari he?’ Koko uwo muntu azamera nk'inzozi ziyoyoka, azibagirana nk'inzozi za nijoro. Uwari umuzi ntazongera kumuca iryera, aho yari atuye ntihazamenyekana. Abana be bazariha abakene ibyo yabambuye, bityo azabyishyura mu mutungo we. Nubwo akiyumvamo ubusore n'imbaraga, uwo mugome azashyirwa ikuzimu. Nubwo icyaha kimuryohēra, nubwo yakomeza akakijundika, nubwo yagumya akakinyunguta, nubwo yakomeza akakijundika, ibyo byokurya bizamugwa nabi, bizamubera nk'ubumara bw'inzoka. Umutungo w'abandi yariye azawuryozwa, koko rero Imana izawumurutsa. Yanyunyuje ubumara bw'inzoka, ubwo bumara buzamwica. Ntazongera kubona ya mavuta atemba nk'imigezi, ntazongera kubona ya mata n'ubuki bitemba nk'inzūzi. Ibyo yaruhiye azabisubiza atabiriye, inyungu yahihibikaniye ntazazishimamo. Koko yakandamije abakene ntiyabitaho, yigaruriye n'amazu atigeze yubaka. Koko rero ahorana umururumba ntanyurwe, nta na kimwe cyo mu mutungo we azizigamira. Nta kintu cyamutakobwa atagiconshomeye, bityo ukugubwaneza kwe ntikuzaramba. Nubwo azaba akungahaye ishavu rizamushengura, nta cyago na kimwe kizamurenga. Ubwo azaba ahugiye mu kuzuza inda ye, Imana izamusukaho uburakari bwayo bukaze, izabimuhundazaho bimubere ifunguro. Azizibukira inkota, umwambi w'umuringa uzamuhinguranya. Azikura umwambi wamuhinguranyije, uzamuhinguranya umwijima agire ubwoba bwo gupfa. Umwijima w'icuraburindi uramutegereje, umuriro udasanzwe uzamukongora, akongoke we n'inzu ye yose. Ijuru rizamushinja ibyaha bye, isi na yo izamuhagurukira. Ubukungu bwe buzayoyoka bushire, bushire nk'ubutembanywe n'umwuzūre w'uburakari bw'Imana. Ngayo amaherezo Imana yateganyirije umugome, ngicyo igihano Imana yamugeneye.” Nuko Yobu arabasubiza ati: “Nimutege amatwi mwite ku byo mvuga, ni ryo humure ryonyine mbatezeho. Munyihanganire ntimunce mu ijambo, nindangiza kuvuga mwisekere! Ese aho ntimugira ngo ndinubira umuntu? None se ni iki cyatuma ntarambirwa? Ngaho nimundebe murumirwa, muratangara mwifate ku munwa. Iyo ntekereje ibyambayeho nshya ubwoba, nshya ubwoba ngahinda umushyitsi. Ni kuki abagome barama? Ni kuki bagera mu zabukuru bagifite imbaraga? Bakomeza kubana n'urubyaro rwabo, babona imikurire y'abuzukuru babo. Ingo zabo ziganjemo amahoro, uburakari bw'Imana ntibubageraho. Amapfizi yabo arororoka, inka zabo ntiziramburura. Bareka abana babo bakiruka nk'imitavu, ibitambambuga byabo birikinagura. Bavuza ingoma n'inanga, banezezwa n'ijwi ry'umwironge. Imyaka yo kubaho kwabo bayimara banezerewe, bapfa batagaraguritse. Nyamara babwira Imana bati: ‘Have tubise, ntidushishikajwe no kumenya icyo udushakira. Mbese Nyirububasha ni nde byatuma tumuyoboka? Kumusenga se byo byatwungura iki?’ Bibwira ko amahirwe bayakesha imbaraga zabo, nyamara sinemera ibitekerezo byabo. Ni kangahe wabonye abagome bapfa bakenyutse? Ni kangahe bagwiririrwa n'amakuba? Ni kangahe Imana yabateje uburakari bwayo? Ni kangahe babaye nk'icyatsi gitwawe n'umuyaga? Ni kangahe babaye nk'umurama utumurwa na serwakira? Muravuga muti: ‘Imana ihanira abana ibyaha bya ba se’, nyamara Imana nihane umugome ku giti cye, maze na we abikuremo isomo. Umugome ubwe niyirebere igihano cye, asogongere ku burakari bwa Nyirububasha. Mbese iyo umugome amaze gupfa, aba akitaye ku mibereho y'abana be? Ese umuntu ni we wigisha Imana ubwenge, Imana icira n'abamarayika urubanza? Hariho umuntu upfa agifite amagara mazima, yari atunze kandi atunganiwe, apfa yari abyibushye, apfa ingingo ze zigifite ubuyanja. Undi na we apfana intimba ku mutima, apfa atigeze anezerwa na rimwe. Abo bombi bahambwa kimwe, bombi baribwa n'inyo. Erega nzi neza ibyo mutekereza, imigambi yanyu yo kungirira nabi ndayizi! Muribaza muti: ‘Inzu ya cya gikomerezwa iri he? Urwo rugo rw'abagome ruri he?’ Ese hari icyo mwabajije abagenzi? Mwaba se muhinyura ibyo bahamije? Iyo amakuba yateye umugome ararokoka, iyo Imana irakaye umugome ararusimbuka. Ni nde wahangara kumushinja? Ni nde wamwitura ibyo yakoze? Iyo apfuye ajyanwa mu irimbi, imva ye irarindwa. Abantu benshi baramuherekeza bakamushyingura, imbaga itabarika iramushagara, igitaka basibisha imva ntikimuremerera. None se ko mugerageza kumpumuriza, mumpumuriza muvuga amagambo y'imburamumaro? Erega ibisubizo byanyu ni ibinyoma gusa!” Nuko Elifazi w'Umutemani aravuga ati: “Mbese umuntu yaba ingirakamaro ku Mana? Ese ubundi umunyabwenge yigirira akamaro? Mbese iyo ubaye intungane Nyirububasha yunguka iki? Ni iki yunguka iyo imigenzereze yawe iboneye? Mbese yaba agucyaha akuziza ko umwubaha? Ese yaba ari yo mpamvu ituma agucira urubanza? Aho ntiyaba aguhōra ubugome bwawe bwinshi, aho ntiyaba akuziza ibicumuro byawe bitagira akagero? Dore waka abavandimwe bawe ingwate nta mpamvu, ubacuza imyambaro bagasigara bambaye ubusa. Abaguye agacuho wabimye amazi, abishwe n'inzara wabimye ibyokurya. Abanyambaraga ni bo warekeye igihugu, abo watonesheje ni bo bakibamo. Abapfakazi wabasezereye amara masa, impfubyi warazikandamije. Ni cyo gituma ufashwe n'imitego, ni cyo gituma uhiye ubwoba. Dore umeze nk'uri mu icuraburindi, umeze nk'uwarohamye mu mazi maremare. Imana iganje mu ijuru, yitegereje hasi ibona inyenyeri nubwo ziri hejuru cyane. Nyamara urabaza uti: ‘Ese Imana hari icyo yiyiziye, ko yihishe mu gicu cyijimye yaducira imanza ite? Ibicu bibuditse birayikingiriza ntigire icyo ibona, nyamara itambagira ku gisenge cy'ijuru.’ Mbese wiyemeje gukurikiza imigenzereze ya kera? Ese wiyemeje gukurikiza imigenzereze y'inkozi z'ibibi? Inkozi z'ibibi zirakenyutse, zabaye nk'urutindo rutembanywe n'umwuzure. Zibwira Imana ziti: ‘Have tubise, mbese Nyirububasha yadutwara iki?’ Nyamara ni we wujuje amazu yazo ibyiza, jye sinemera ibitekerezo byabo. Intungane zizabona urwo bapfuye zishime, abere na bo bazabakwena bagira bati: ‘Koko abanzi bacu bashizeho, umutungo wabo ukongowe n'umuriro.’ Ngaho iyunge n'Imana uzagira amahoro, bityo uzagira ishya n'ihirwe. Emera amabwiriza ikwihera ubwayo, amagambo yayo uyahoze ku mutima. Garukira Nyirububasha azagukomeza, ikibi cyose ujye ucyamaganira kure. Izahabu yawe nziza cyane uyijugunye mu bishingwe, uyirohe mu mabuye y'akagezi. Bityo Nyirububasha azakubera nk'izahabu, azakubera nk'ikirundo cy'ifeza. Koko rero uzanezerwa ubikesha Nyirububasha, uzareba Imana ufite icyizere. Uzayisenga yite ku masengesho yawe, nawe uzayihigure umuhigo wahize. Icyo uzagambirira gukora uzakigeraho, imigenzereze yawe izarangwa n'umucyo. Erega Imana icisha bugufi abirasi, nyamara iha agakiza abicisha bugufi! Imana ikunda kurokora umwere, yabura ite kukurokora ukora ibyiza?” Yobu arabasubiza ati: “Na n'ubu ndacyivovotera Imana, amaganya yanjye singishoboye kuyiyumanganya. Iyaba nari nzi aho nabona Imana! Iyaba nabashaga kugera aho ituye! Nayisanga nkayibwira akababaro kanjye, nayigezaho ingingo nshingiyeho. Bityo namenya icyo insubije, nasobanukirwa neza icyo imbwiye. Mbese yandwanya igombye gukoresha imbaraga? Oya, nibura yantega amatwi. Umunyakuri ni we wumvikana n'Imana, nzatsinda burundu mbikesha umucamanza wanjye. Nyishakira iburasirazuba sinyibone, nyishakira iburengerazuba sinyihasange. Nyishakira mu majyaruguru sinyibone, nyishakira mu majyepfo sinyice iryera. Nyamara yo imenya aho ngannye, irangerageza igasanga ndi nk'izahabu inoze. Nagenjeje uko ishaka, sinigeze nteshuka. Amabwiriza watanze nayagize nk'ifunguro rya buri munsi, amagambo wavuze nyahoza ku mutima. None se ko Imana idahinduka ni nde wayivuguruza? Icyo yiyemeje gukora iragikora. Izasohoza ibyo yangeneye, izasohoza n'indi migambi myinshi yateganyije. Ni cyo gituma ngifite ubwoba, ndabitekereza nkarushaho kuyitinya. Imana yatumye niheba, Nyirububasha yankuye umutima. Umwijima yanteje si wo watumye nceceka, sinacecetse nubwo yanteje icuraburindi”. “Kuki Imana Nyirububasha itagena igihe cy'urubanza? Kuki abayoboke bayo batamenya uwo munsi? Dore hariho abimura imbago z'amasambu yabo, hariho n'abaragiye amatungo bashimuse. Hariho abahuguza impfubyi indogobe yayo, hariho n'abatwara ikimasa cy'umupfakazi ho ingwate. Batoteza abatishoboye bakabayobya, abakene bo mu gihugu bagomba kwihisha. Bameze nk'indogobe mu butayu, bazindukira mu butayu gushaka ibyokurya, bajyayo gushaka ibyo gutunga abana babo. Bahatirwa gutongora imirima, bahatirwa gusarura imizabibu y'abagome. Bararira aho nta cyo biyoroshe, nta cyo bagira cyo kwikinga imbeho. Imvura yo mu misozi ibacikiraho, babura ubwugamo bakikinga ku rutare. Impfubyi bayinyaga n'ibyayibeshagaho, naho abana b'umukene babagira ingwate. Bityo bagendera aho bambaye ubusa, bicwa n'inzara nyamara bikorereye abandi imiba y'ingano. Bakamura amavuta mu minzenze, babengera divayi mu mizabibu, nyamara bo bicwa n'inyota. Mu mujyi huzuye imiborogo y'abasamba, nyamara Imana ntiyita ku gutakamba kwabo. Abagome bazirana n'urumuri, ntibashaka kugendera mu mucyo, ntibaguma mu nzira zawo. Umwicanyi abyuka mu rukerera, yica umukene n'utishoboye, iyo ijoro riguye ajya kwiba. Umusambanyi ategereza ko bwira, yitwikira mu maso, aribwira ati: ‘Ntawe uri bumbone.’ Abajura bamena amazu nijoro, ku manywa barihisha bazirana n'umucyo. Kuri bo igitondo kibabera nk'umwijima w'icuraburindi, koko rero bamenyereye ibitera ubwoba bya nijoro.” “Imibereho y'abagome ni nk'amazi ahita, aho batuye haravumwe, nta n'umwe muri bo ukigera mu mizabibu ye. Uko icyokere n'ubushyuhe bishongesha urubura, ni ko umunyabyaha azimirira ikuzimu. Nyina wamubyaye aramwibagirwa, inyo ziramurya ntiyongere kwibukwa. Arimbuka nk'igiti kirimburanywe n'imizi. Yagiriraga nabi abagore bagumbashye, yakandamizaga n'abapfakazi. Imana nyir'imbaraga irimbura abanyagitugu, iyo ibahagurukiye ntibaba bakirusimbutse. Haba ubwo Imana ibareka bakiyumvamo amahoro, icyakora igahoza ijisho ku migenzereze yabo. Bagubwa neza akanya gato, nyuma bakarimbuka, bacishwa bugufi bakamera nk'abandi bose, bararabirana bakamera nk'ihundo batemye. Ni nde wanyomōza ko ibyo atari ko biri? Nagaragaze ko ibyo mvuze ari amahomvu.” Nuko Biludadi w'Umushuwa aravuga ati: “Imana ni yo nyir'ububasha n'igitinyiro, ni yo ituma amahoro aganza mu ijuru. Ni nde wabasha kubarura imitwe y'ingabo zayo? Ni nde umucyo w'Imana utamurikira? Mbese umuntu yabasha gutunganira Imana? Ese umuntu buntu yabasha ate kuba umwere? Mbese niba Imana ibona ukwezi kudacyeye, ese niba ibona inyenyeri zitera de, kuri mwene muntu hacura iki, mwene muntu umeze nk'urunyo n'umunyorogoto?” Nuko Yobu arabasubiza ati: “Mbega ngo uratera inkunga umunyantegenke! Mbega ngo uragoboka utishoboye! Mbega ngo uragira inama ikiburabwenge! Mbega ngo urangaragariza ubushishozi buhambaye! Mbese ayo magambo yose urayabwira nde? Ni nde wakoheje kuvuga utyo? Abapfuye barahindira umushyitsi ikuzimu, amazi n'ibiyabamo biradagadwa. Imana ireba ibiri ikuzimu, aho ikuzimu ntihihisha amaso yayo. Ni yo yahanitse ikirere, ni yo yatendetse isi ku busa busa. Amazi iyabumbira mu bicu bibuditse, nyamara nubwo biremereye ntibihanuka. Itwikira ukwezi, igutwikiriza ibicu byayo. Ishyiraho ikirere cy'urugabano hejuru y'amazi, urugabano rutandukanya umucyo n'umwijima. Imana itigisa inkingi z'ijuru, irazitigisa zigakangarana. Ububasha bwayo bwatumye icubya inyanja, ubwenge bwayo bwatumye irimbura Rahabe. Umwuka wayo wakenkemuye ijuru, ubwayo yivuganye cya gikōko kabutindi. Niba ibi yakoze bidahambaye kuri yo, ibyo twe dushobora kumenya ni bike cyane. Ese ubwo ni nde wasobanukirwa n'ububasha bwayo?” Nuko Yobu yongera gufata ijambo aravuga ati: “Ndahiye Imana yanze kundenganura, ndahiye Nyirububasha unshavuza, igihe cyose ngihumeka, igihe cyose Imana ikimpaye umwuka, sinzigera ngira ikibi mvuga, nta n'ubwo nzigera mbeshya. Sinshobora kwemera na rimwe ko muvuga ukuri, nzarinda nipfira nkivuga ko ndi umwere. Nzakomeza kuba intungane sinzabireka, igihe cyose nkiriho ntacyo nishinja. Unyanga azapfe urw'abagome, umpagurukiye apfe urw'inkozi z'ibibi. Umuhakanamana agira cyizere ki? Agira cyizere ki iyo yambuwe ubuzima bwe? Dore amakuba azamwugariza, mbese namwugariza Imana izumva gutakamba kwe? Umuntu nk'uwo ntiyakwishimira Nyirububasha, ntiyata igihe cye atakambira Imana. Jyewe nzabamenyesha ububasha bw'Imana, sinzabahisha imigambi ya Nyirububasha. Erega namwe mwese mwarabyiboneye! None se ni iki gituma muvuga amagambo y'amahomvu? Dore ibihembo Imana igenera umugome, dore igihano Nyirububasha agenera abanyagitugu: abana abyara bazicwa n'inkota, abamukomokaho bazicwa n'inzara. Abe barokotse bazatsembwa n'icyorezo, abapfakazi babo ntibazabaririra. Nubwo yarunda ifeza nyinshi, nubwo yarunda imyambaro, iyo myambaro izambarwa n'intungane, ifeza na yo izajyanwa n'abere. Inzu y'umugome idigadiga nk'iy'igitagangurirwa, idigadiga nk'akaruri k'umurinzi w'umurima. Aryama akungahaye akabyuka atindahaye, iyo akangutse asanga ibyo atunze byashizeho. Ibitera ubwoba bimwisukiranyaho nk'amazi, nijoro serwakira ikamwamurukana. Umuyaga w'iburasirazuba uramutwara, uramutumukana akava aho yari atuye. Umuyaga umutumura nta mpuhwe, ntabwo abasha guhunga ubukana bwawo. Ababonye ibimubayeho baramukwena, aho agannye hose bamuha urw'amenyo”. “Ifeza igira aho icukurwa, izahabu na yo igira aho itunganyirizwa. Ubutare bucukurwa mu butaka, ibuye rishongeshejwe rivamo umuringa. Mu binombe byijimye abacukuzi bajyanamo amatara, baracukura bakagera ku rutare ruri ahijimye. Bacukura ibinombe birebire kure y'aho abantu batuye, baracukura kugera aho abagenzi batagera, bacukura bagendera ku migozi ibakoza hirya no hino. Ubutaka ni bwo bwera ibyokurya, naho munsi yabwo haribirindura nk'ahatwitswe n'umuriro. Amabuye yaho abonekamo ibuye ryitwa safiri, umukungugu waho ubonekamo izahabu. Aho ubwo butare buva na za kagoma ntizigerayo, yewe n'inkongoro ntizigeze ziharabukwa. Inyamaswa z'inkazi ntizihagera, ndetse n'intare ntizihazi. Umuntu amenagura urutare rw'isarabwayi, umuntu arimbura imisozi ayihereye mu imerero ryayo. Aca ibyuho mu rutare, abonamo amabuye y'agaciro. Baracukura bakagera ku masōko, amabuye yari yihishe akajya ahagaragara. Ariko se ubwenge bwaboneka he? Mbese isōko y'ubuhanga yo iboneka he? Nta muntu n'umwe uzi agaciro kabwo, ntibujya buboneka kuri iyi si. Ikuzimu haragira hati: ‘Ntabundimo’, inyanja na yo iragira iti: ‘Ntabubarizwa iwanjye’. Ntabwo buguranwa izahabu, nta n'ubwo buguranwa ifeza. Nta wabugereranya n'izahabu nziza cyane, nta n'uwabugereranya n'amabuye y'agaciro. Ntibuhwanyije agaciro n'izahabu cyangwa ikirahuri, ntawabugurana igikombe cy'izahabu nziza cyane. Ntawabugereranya n'amabuye y'agaciro ayo ari yo yose, agaciro k'ubwo bwenge ni ak'amasaro y'agahebuzo. Ntawabugereranya n'ibuye rya topazi ry'i Kushi, busumbije agaciro izahabu yatunganyijwe. Noneho se ubwenge bukomoka he? Mbese isōko y'ubuhanga yo ni iyihe? Dore buhishwe amaso y'umuntu wese, inyoni na zo ntizibuzi. Kirimbuzi na Rupfu na byo biti: ‘Twumvise bavuga iby'ubwo bwenge’. Imana izi inzira ibuganaho, ni yo yonyine izi aho buba. Ireba hose no ku mpera z'isi, igenzura ibiba munsi y'ijuru byose. Igihe yashyiragaho uburemere bw'umuyaga, igihe yapimaga amazi yashyize ku isi, igihe yashyiragaho itegeko rigenga imvura, igihe yashyiragaho inzira y'inkuba, ni bwo yabonye ubwo bwenge ibuha agaciro, yarabucengeye irabwemeza. Imana ibwira umuntu iti: ‘Kubaha Uhoraho ni bwo bwenge, kuzibukira ibyaha ni ko kujijuka.’ ” Yobu akomeza kuvuga ati: “Icyampa ngasubirana imibereho nigeze, icyampa ngasubirana cya gihe Imana yari ikinyitayeho. Icyo gihe urumuri rwayo rwandasiragaho, umucyo wayo wamurikiraga mu mwijima. Icyampa ngasubirana imbaraga nahoranye, izo nahoranye Imana ikiri incuti y'urugo rwanjye, igihe Nyirububasha yari akiri kumwe nanjye, igihe nari nkikijwe n'abana banjye. Icyo gihe nari naradamaraye, amavuta y'iminzenze yabarizwaga iwanjye. Iyo najyaga mu nama y'abakuru b'umujyi, nicaranaga na bo ku karubanda, abasore barambonaga bakambererekera, abasaza na bo barahagurukaga bakampa icyubahiro. Abatware bahagarikaga ibiganiro byabo, bahagarikaga ibiganiro bagaceceka. Abategetsi na bo baracecekaga, bararucaga bakarumira. Abanyumvaga bose banyitaga umunyehirwe, abambonaga na bo barabihamyaga. Koko nagobokaga umukene untakambiye, nagobokaga n'impfubyi itagira kivurira. Ababaga bagiye gupfa banyifurizaga umugisha, umupfakazi natumaga yishima. Nambaraga ubutungane bukanyizihira, nambaraga ubutabera nk'ikanzu n'ingofero. Impumyi narayirandataga, ibirema na byo narabisindagizaga. Abakene nababereye nk'umubyeyi, abanyamahanga narabarengeraga. Abagizi ba nabi nabamenaga urwasaya, nabavutsaga abo bari bāsamiye. Najyaga nibwira nti: ‘Nzapfira iwanjye, nibwiraga ko nzisazira maze imyaka itabarika, nibwiraga ko nzamera nk'igiti gitewe hafi y'amazi, igiti gitondwaho n'ikime mu mashami yacyo. Ikuzo ryanjye rizahorana itoto, imbaraga zanjye zizaba nk'iz'umuheto ureze.’ Icyo gihe abantu banyumvaga bafite amatsiko, baratuzaga bakumva inama mbagira. Nta wagiraga icyo yongera ku ijambo ryanjye, ijambo ryanjye ryarabanyuraga bose. Bantegerezaga nk'abategereje imvura, bantegerezaga nk'abategereje imvura y'itumba. Iyo nabarebanaga ineza baratangaraga, bityo babonaga mfite impuhwe. Nabayoboraga inzira mbarangaje imbere, nabanaga na bo nk'umwami uganje mu ngabo ze, nabahumurizaga nk'uhumuriza abanyamubabaro.” “Nyamara ubu abato kuri jye bangize urw'amenyo, ba bandi nabonaga ba se ari nk'imbwa zirinda umukumbi wanjye. Erega n'ubundi nta cyo bari kumarira, nta mbaraga bigiriraga bari ba nyakwigendera! Bari barazahajwe n'ubukene n'inzara, bajyaga mu bigunda gushakirayo ibyo barya, babishakiraga mu gasozi nijoro. Basoromaga ibibabi by'ibihuru, basekuraga n'inguri bakazirya. Bari barabaye ibicibwa mu bantu, bavugirizwaga induru nk'ibisambo. Biberaga mu mikokwe, biberaga mu buvumo no mu masenga. Bahūmiraga mu biti, bagerekeranaga mu bihuru by'amahwa. Bari imburamumaro batagira inkomoko, bari ibicibwa mu gihugu. None ubu basigaye bankwena, bangize iciro ry'imigani. Baranyitarura kuko mbatera ishozi, ntibagira isoni zo kuncira mu maso. Erega Imana yarancogoje inancisha bugufi, bityo abambonye bakambonerana! Abagome barampagurukiye kugira ngo banshinje, bashakashaka uburyo bwo kuntembagaza, bashakisha uburyo bwo kundimbura. Barantangatanze singira aho mpungira, bashakashaka icyampitana, ntawe ubakoma imbere. Baca icyuho bakanyuramo, baza babyiganira kunsumira. Ubwoba bwarantashye, icyubahiro cyanjye cyagiye nk'umuyaga, ihirwe ryanjye ryayoyotse nk'igicu. None amagara arimo arancika, iminsi y'umubabaro iranyokamye. Nijoro amagufwa arara anguguna, uburibwe bumūnga ntibucogora. Imana yanshikuje umwambaro wanjye, yawunigishije mu ijosi. Yantuye mu cyondo, nahindutse umukungugu n'ivu. Mana, ndagutakambira ariko ntunsubiza, ndakwiyereka ariko ntunyitaho. Dore wambereye umugome, untoteza n'imbaraga zawe zose! Unteza umuyaga ukangurukana, unteza serwakira ikankoza hirya no hino. Nzi neza ko unshyira urupfu, unjyana aho abantu bose bazajya. Kuki ukurikirana umukene ugutakambira, kuki ugutakambira umurekera mu kaga? Mbese sinaririraga abari mu kaga? Ese sinagiriraga abakene impuhwe? Nari nizeye umunezero ngwirirwa n'ibyago, nari ntegereje umucyo ngwirirwa n'umwijima. Umutima wanjye uradiha ubutitsa, iminsi y'umubabaro iranyugarije. Ngendana umubabaro ntihagire umpumuriza, no mu ruhame ndahaguruka ngatabaza. Nabaye ruhabwanduru nka nyiramuhari, nibanira na za mbuni nigunze. Umubiri wanjye warijimye numva unyomokaho, numva umubiri wanjye uhinda umuriro. Inanga yanjye yahindutse iy'amaganya, umwironge wanjye wahindutse uw'amarira.” “Niyemeje kutarangamira inkumi, nabyiyemeje mbikuye ku mutima. Ni ayahe maherezo abantu bagenerwa n'Imana? Ni uwuhe munani mu ijuru duteze kuri Nyirububasha? Abagome abateganyiriza kurimbuka, ese inkozi z'ibibi ntaziteza amakuba? Imana izi imigenzereze yanjye, izi n'aho njya hose. Mu mibereho yanjye sinigeze mbeshya, mu migenzereze yanjye sinigeze ndyarya. Ngaho Imana nimpimishe umunzani utunganye, bityo irasanga ndi inyangamugayo. Niba narateshutse inzira yanyeretse, niba narararuwe n'ibyo mbona, niba hari ikibi ubwanjye nakoze, icyo nzajya mbiba rubanda rujye rwisarurira, imyaka yanjye ijye itsembwa mu butaka. Niba narigeze ndarikira umugore w'undi, niba naratitirije iwe ku muryango, umugore wanjye azacyurwe n'undi, azaryamane n'abandi bagabo. Koko rero iryo ryaba ari ishyano, cyaba ari icyaha nkwiye guhanirwa. Icyo cyaha cyambera nk'umuriro ukongora, umuriro warimbura n'ibyanjye byose. Niba narakandamije umugaragu wanjye cyangwa umuja wanjye, niba ntarabarenganuye bagire icyo bandega. Nabigenza nte Imana impagurukiye? Nayisubiza iki iramutse ibimbajije? None se Imana yandemye si yo yabaremye? Erega Imana yaturemye ni imwe! Sinigeze nima umukene icyo ansabye, sinigeze ntuma umupfakazi yiheba. Sinigeze niharira ibyokurya, sinabyihariye ngo nime impfubyi. Nazibereye nk'umubyeyi kuva mu buto bwanjye, narengeye abapfakazi kuva nkivuka. Ntabwo naretse umukene ngo abure icyo yambara, nta n'ubwo naretse umutindi nyakujya ngo abure icyo yiyorosa. Bagiye banshimira ko nabambitse, banshimiye ko mbasusurukije, mbahaye imyenda iboshywe mu bwoya bw'intama zanjye. Niba naragiriye nabi impfubyi, niba narayirengagije nishingikirije abacamanza, urutugu rwanjye ruhwanyuke, ukuboko kwanjye gukonyokere mu nkokora. Koko rero igihano cy'Imana cyanteraga ubwoba, ikuzo ryayo ryambuzaga gucumura bene ako kageni. Sinigeze nishingikiriza ku izahabu, nta n'ubwo nigeze niringira izahabu inoze. Sinigeze nirata umutungo wanjye mwinshi, nta n'ubwo nishimiye ubwinshi bw'ibyo nari ntunze. Sinigeze ndamya izuba rirabagirana, sinigeze ndamya ukwezi kugenda gushashagira. Ntibyigeze bindarura ngo mbiramye, sinigeze mbitegera amaboko ngo mbihe icyubahiro. Byari kumbera icyaha nkwiye guhanirwa, koko rero nari kuba nihakanye Imana nyir'ijuru. Sinigeze nezezwa n'ibyago by'umwanzi wanjye, sinigeze nishimira ko yagushije ishyano. Sinigeze ncumura mu magambo, sinigeze nsabira umwanzi wanjye gupfa. Ni nde mushyitsi ntigeze ngaburira ngo ahage? Abakozi banjye babihamya. Nta mushyitsi nigeze ndaza hanze, abacumbitsi bazaga iwanjye bisanga. Sinigeze mpisha ibicumuro byanjye nk'abandi, sinigeze nzinzika ibyaha mu mutima wanjye. Sinigeze ntinya amagambo ya rubanda, sinigeze ntinya ab'imiryango ikomeye, naricecekeye nigumira iwanjye. Icyampa nkagira untega amatwi! Ngiryo ijambo ryanjye riheruka, ahasigaye Nyirububasha nansubize. Ikirego umuburanyi wanjye andega nicyandikwe. Koko rero nzemera ngiheke ku ntugu, nzagitamiriza nk'ikamba. Nzamurikira Imana ibyo nakoze byose, nzaba imbere yayo mfite ishema. Niba ubutaka mpinga bwaranyamaganye, niba n'amayogi yabwo narayababaje, niba narariye umusaruro wabwo ntawurishye, niba naricishije bene wo inzara, ahagombaga kumera ingano hazamere amahwa, ahagombaga kumera indi myaka hazamere kimari.” Nuko Yobu amaze kuvuga atyo arekera aho. Abo bagabo batatu barekera aho kuvugana na Yobu kuko yiyitaga intungane. Nuko ibyo birakaza cyane Elihu mwene Barakeli ukomoka i Buzi, wo mu nzu ya Ramu, arakarira Yobu kubera ko yigira intungane kuruta Imana. Elihu yarakariye kandi na za ncuti eshatu za Yobu, kubera ko zitashoboye kugira icyo zisubiza Yobu nubwo zavugaga ko ari umunyabyaha. Kubera ko Elihu yari muto kuri bagenzi be, yategereje kuvugana na Yobu barangije. Elihu abonye ko ba bagabo batatu batagifite icyo basubiza Yobu, ararakara. Nuko Elihu mwene Barakeli ukomoka i Buzi aravuga ati: “Jyewe ndacyari muto naho mwe musheshe akanguhe, ni cyo cyatumye ntinya, sinahangaye kubatangariza icyo ntekereza. Naribwiye nti: ‘Reka ndeke abakuze bavuge, reka abasheshe akanguhe batwungure ubwenge.’ Koko rero mu muntu wese harimo umwuka, umwuka wa Nyirububasha utanga ubumenyi. Abakuze si bo banyabwenge bonyine, abasheshe akanguhe si bo bashishoza bonyine. Ni cyo gituma mbabwira nti: nimuntege amatwi, mureke mbabwire icyo ntekereza. Dore naretse murabanza muravuga, igihe mwashakashakaga icyo muvuga, nateze amatwi ngo numve ibitekerezo byanyu. Nitaye ku magambo yanyu, nyamara nta wemeje Yobu ikosa rye, nta n'uwabeshyuje ibyo yavuze. Muramenye rero ntimuvuge muti: ‘Twungutse ubwenge, nta muntu wamutsinda keretse Imana.’ Koko rero Yobu si jye yabwiraga ahubwo ni mwe, nanjye simusubiza amagambo nk'ayanyu. Dore murumiwe nta cyo musubiza, amagambo yabashiranye. Mbese ngumye ntegereze ko nta cyo muvuga? Dore murihagarariye nta cyo musubiza. Ni jye uramukiwe gusubiza, reka mbabwire icyo ntekereza. Koko rero amagambo arandwaniramo, ndiyumvamo umuhati wo kuvuga. Amagambo arambyiganiramo nk'inzoga ibira, arenda kunturitsa nk'inzoga ituritsa ikibindi. Nimureke mvuge maze noroherwe, nimureke mfate ijambo nsubize. Koko ntawe ndi bubere, ntawe ndi bubembereze, nta n'uwo ndi bucacure. Mbigenje ntyo Iyandemye yankuraho.” “Yobu, tega amatwi wumve icyo nkubwira, tega amatwi wumve amagambo yanjye. Dore niteguye kuvuga ibyo ntekereza, ururimi rwanjye nirugobodoke ruvuge. Ndavuga amagambo andi ku mutima, ibyo mvuga ni iby'ukuri. Umwuka w'Imana ni wo wandemye, umwuka wa Nyirububasha ni wo umbeshaho. Nyomoza niba ubishobora, kenyera duhangane. Erega imbere y'Imana turi bamwe! Nanjye naremwe mu mukungugu, ntuntinye ngo uhinde umushyitsi, ntutekereze ko nshaka kugukandamiza. Nyamara nakwiyumviye uvuga, numvise ibyo uvuga ugira uti: ‘Jyewe ndaboneye nta cyaha nakoze, ndi umwere sinacumuye. Nyamara Imana inshakaho urwitwazo, yamfashe nk'aho ndi umwanzi wayo. Ntituma nishyira ngo nizane, ihoza ijisho ku cyo nkoze cyose.’ Yobu, ibyo uvuga ntibitunganye, Imana ntiburana n'umuntu kuko imuruta. None se ni kuki uyigisha impaka? Harya ngo ni uko idasubiza ibyo uyibaza byose? Imana ivuga ikoresheje uburyo bwinshi, nyamara umuntu ntiyita ku byo ivuga. Ivuganira n'abantu mu nzozi no mu iyerekwa, ivugana na bo basinziriye cyane, ivugana na bo baryamye ku mariri yabo. Izibura amatwi y'abantu, ibaha imiburo ibakangaranya. Bityo ivana abantu mu bikorwa byabo bibi, ibakuramo ubwirasi, irinda abantu kujya ikuzimu, irinda abantu kwicwa. Imana ikosorera umuntu mu bubabare bwe, imuhanisha uburibwe bw'umubiri we, bityo azinukwa ibyokurya, ntagira ikimuryohera. Arananuka agata isura, amagufwa ye agasigara yanamye. Koko rero agiye gupfa ashyirwe ikuzimu, ubuzima bwe bugabijwe abicanyi. Nyamara iyo habonetse umumarayika umugoboka, iyo habonetse umwe mu bihumbi by'abamarayika, yibutsa uwo muntu ibyo ashinzwe gukora, amwingingira Imana ayibwira ati: ‘Mukize urupfu namuboneye incungu.’ Icyo gihe umubiri we ugarura itoto, asubirana imbaraga zo mu buto bwe. Nasenga Imana izamwumva, azayiramya anezerewe, na yo izamugarurire ubutungane bwe. Azarangurura mu ruhame ati: ‘Naracumuye sinakora ibitunganye, nyamara Imana yarambabariye, yandinze kujya ikuzimu, none ndacyari muzima.’ Ngibyo ibyo Imana igirira umuntu, ibimugirira ityo incuro nyinshi. Nguko uko imurinda kujya ikuzimu, nguko uko imugarurira ubuzima. Yobu, huguka untege amatwi, tuza maze ureke mvuge. Niba ufite icyo unsubiza, uvuge kuko nkwifuzaho ukuri. Niba nta cyo uvuga ntega amatwi, uceceke nkungure ubwenge.” Elihu arakomeza ati: “Mwa banyabwenge mwe, nimwumve ibyo mbabwira, mwa bahanga mwe, nimubyiteho. Koko ugutwi gusesengura amagambo, kuyasesengura nk'uko akanwa karobanura ibyokurya. Nimureke dushishoze tumenye igikwiye, turebere hamwe ikitubereye cyiza. Yobu yivugiye ati: ‘Ndi intungane, nyamara Imana yanga kundenganura. Nubwo ncisha mu kuri simbura kwitwa umubeshyi, nubwo ntacumuye yankomerekeje uruguma rwica.’ Hari ubwo mwigeze mubona umuntu umeze nka Yobu? Ahinyura Imana nk'ugotomera amazi, agirana ubucuti n'inkozi z'ibibi, agirana umugenderano n'abagome. Koko yaravuze ati: ‘Kumvira Imana ntacyo bimaze.’ Bantu mushyira mu gaciro, nimunyumve, ntibibaho, Imana ntiyakora iby'ubugome, ntibibaho, Nyirububasha ntiyagira nabi. Imana yitura umuntu ibihwanye n'ibyo yakoze, yitura buri wese ibihwanye n'imigenzereze ye. Ni ukuri Imana ntiyakora iby'ubugome, koko Nyirububasha ntiyaca urwa kibera. Mbese haba hari undi wamushinze kugenga iyi si? Ese haba hari undi wamushinze kugenga ibiyiriho byose? Iyaba Imana yisubiragaho, yakwisubiza umwuka w'ubuzima itanga, bityo ibinyabuzima byose byarimbuka, umuntu wese yasubira mu mukungugu. Yobu, niba uzi ubwenge wite kuri ibi: tega amatwi wumve ibyo nkubwira. Mbese uwanga ubutabera yabasha gutegeka? Mbese wahangara gushinja Imana nyir'ubutungane? Ni yo yonyine ishobora kubwira umwami iti: ‘Nta cyo umaze’, ishobora kubwira ibikomangoma iti: ‘Muri abagome.’ Ntitonesha abatware, ntiyita ku bakire ngo ibarutishe abakene, koko bose baremwe na yo. Mu gicuku abantu bapfa amanzaganya, abantu bagira ubwoba bagapfa, abanyambaraga bapfa ntawe ubakojeje urutoki. Imana ihoza ijisho ku migenzereze y'abantu, koko aho banyuze hose iba ibareba. Nta curaburindi ryahisha umunyabyaha, ntiryamuhisha ngo Imana itamubona. Nta gihe cyihariye Imana yashyiriyeho buri muntu, nta gihe yashyizeho cyo kumucira urubanza. Ijanjagura ibihangange itabaririje, imyanya yabo ikayishyiramo abandi. Koko izi neza ibyo bakora, ibarimbura nijoro ikabajanjagura. Ibahanira mu ruhame kubera ubugome bwabo. Koko rero banze kuyoboka Imana, birengagije amategeko yayo. Bakandamije abakene batakira Imana, bityo yumva gutaka kwabo. Mbese itagize icyo ikora ni nde wayinenga? Ishatse kwihisha ni nde wayibona? Nyamara yita ku bantu no ku mahanga, ibikora ishaka ko hatagira umugome widegembya, ibikora ishaka ko hatagira uyobya rubanda. Umuntu aramutse abwiye Imana ati: ‘Ndihannye sinzongera gukora icyaha, ibyo ntabasha gusobanukirwa ujye ubinyigisha, niba hari ikibi nakoze sinzongera kugikora.’ Mbese urabona Imana yabimuhanira? Ubwo utemera ibyo ihitiremo, si jye uguhitiramo. Ngaho rero mbwira icyo utekereza. Abantu bazi gushishoza bazambwira, abanyabwenge banyumva bazavuga bati: ‘Yobu aravuga ibyo atazi, aravuga amagambo atarimo ubushishozi.’ Icyampa ibigeragezo bya Yobu bikiyongera, koko ibisubizo bye ni nk'iby'inkozi z'ibibi. Icyaha yakoze acyongeyeho kwigomeka, atumye natwe dushidikanya, dore akomeje no gutuka Imana.” Elihu arakomeza ati: “Yobu, uravuga uti: ‘Ku Mana ndi intungane’, nyamara ntiwibwire ko ibyo ari ukuri. Dore uravuga uti: ‘Kuba ntarakoze icyaha bimariye iki, kuba ntaragikoze binyunguye iki?’ Noneho reka ngusubize, ndagusubiza wowe n'incuti zawe. Itegereze ijuru ugenzure ibicu, koko birahanitse cyane ntiwabishyikira. Iyo ukoze icyaha bitwara iki Imana? Iyo ibicumuro byawe byisukiranya biyitwara iki? Iyo uri intungane uba uyunguye iki? Ese ni iki uba uyihaye? Ubugome bwawe bubangamira abantu nkawe, ubutungane bwawe ni bo bonyine bugirira akamaro. Iyo abantu bakandamijwe cyane barataka, batakamba bashaka ubakiza ibyo bikomerezwa. Nyamara ntawe utakamba agira ati: ‘Mbese Imana yandemye iri he? Ni yo iha abantu ubushobozi bwo kuyiririmbira mu gihe cy'akaga, ni yo iduha ubuhanga buruta ubw'inyamaswa, ni yo iduha n'ubwenge buruta ubw'inyoni.’ Barayitakambira ariko ntibasubiza, ntibasubiza bitewe n'uko ari abirasi n'abagome. Koko Imana ntiyumva amahomvu yabo, Nyirububasha ntayitaho. None se yakumva ite kandi uvuga ko utayibona? Wayishyikirije ikirego cyawe tegereza igisubizo. Utekereza ko Imana idahana, ubona ko itita ku cyaha, ni cyo gitumye wowe Yobu uvuga amahomvu, urungikanya amagambo utazi icyo uvuga.” Elihu akomeza agira ati: “Ba wihanganye gato ngusobanurire, ndacyafite ibyo nkubwira ku byerekeye Imana. Nzakoresha ubwenge bwanjye bwose, nzerekana ko Umuremyi wanjye ari umunyakuri. Koko rero ibyo nkubwira si ibinyoma, jyewe tuvugana mfite ubumenyi buhanitse. Imana ni inyabubasha nyamara nta wisuzugura, ububasha bwayo bushingiye ku bwenge bwayo buhanitse. Ntireka umugome ngo arame, ahubwo irenganura abanyamibabaro. Ihora yita ku ntungane, iziha kwicarana n'abami ku ntebe za cyami, iziha kuganza ku ngoma iteka ryose zo zikikuza. Iyo abantu baboheshejwe iminyururu, iyo ingoyi z'umubabaro zibadanangiye, Imana ibagaragariza impamvu zabyo, ibahishurira ibyaha bakoranye ubwirasi. Ibazibura amatwi kugira ngo bite ku nyigisho zayo, irabihanangiriza kugira ngo bareke ibibi bakora. Nibayumvira bakayiyoboka bazasazana ihirwe, imyaka yo kubaho kwabo izarangwa n'ibyishimo. Nibatayumvira bazarimburwa n'inkota, bazarimbuka bazize kutagira ubwenge. Abahakanamana babika inzika mu mitima yabo, nubwo Imana yabahana ntibayitakambira, bapfa umutima bakiri bato, bakenyuka bazize ubusambanyi bweguriwe ibigirwamana. Nyamara abanyamibabaro ibakirisha imibabaro yabo, mu makuba yabo ibaha ubushishozi. Nawe Imana yari yakurinze ibyago, yari yaraguhaye gutengamara nta kikubangamira, ameza yawe yabaga yuzuye ibyokurya biryoshye. Urubanza waciraga abagome ni rwo waciriwe, igihano n'ubutabera bikugezeho. Uramenye uburakari ntibugutere kwirata, ubwinshi bw'impongano ntibukuyobye. Ugutaka kwawe ntikwakubuza kugira amakuba, imbaraga zawe nta cyo zagufasha. Ntukifuze rya joro ry'urupfu, ntukifuze iryo joro abantu bazarimbukamo. Wirinde kwitabira gukora ibibi, ni yo mpamvu y'ako kaga kose kugira ngo ubireke. Ububasha bw'Imana buyihesha ikuzo, ni uwuhe mwigisha uhwanye na yo? Ni nde wahangara kubwira Imana icyo ikora? Ni nde wakubahuka kuyibwira ati: ‘Ugize nabi.’ Ujye wibuka ibikorwa byayo, wibuke ibyo yakoze abantu barata mu ndirimbo. Ni ibikorwa abantu bose babona, buri wese abibonera kure. Koko rero Imana irakomeye, nta wamenya igihe yabereyeho! Ikurura ibitonyanga by'amazi, ibihinduramo ibicu bikabyara imvura, bityo imvura igwa ivuye mu bicu, iyo mvura y'urujojo igera ku bantu. Ni nde wasobanukirwa imitambagirire y'ibicu? Ni nde wamenya imihindire y'inkuba? Koko ikwiza imirabyo mu kirere, ikuzimu h'inyanja hagacura umwijima. Nguko uko Imana ikemura ibibazo by'amahanga, iyaha ibyo kuyatunga bihagije. Ifata imirabyo mu biganza byayo, iyitegeka guhamya icyo iyiteje. Uguhinda kw'inkuba kugaragaza ko Imana ije, amatungo na yo arabimenya.” “Ibyo bituma umutima wanjye udiha, uransimbuka ukenda kuva mu gitereko. Nimwumve ijwi ry'Imana ngo rirahinda, nimwumve urwamo rwayo. Yohereza imirabyo yayo igakwira ikirere, umucyo wayo ukwira isi yose. Nyuma y'imirabyo humvikana ijwi ry'Imana, iryo jwi ritangaje rirahinda, bityo ikohereza imirabyo. Imana ihindisha ijwi ryayo mu buryo butangaje, ikora ibitangaza tutabasha gusobanukirwa. Itegeka amasimbi iti: ‘Nimugwe ku isi’, itegeka n'imvura y'urujojo ikagwa ari umurindi. Ihagarika ibikorwa by'abantu, iba igira ngo bamenye ko ari yo yabaremye. Icyo gihe inyamaswa zisubira mu ndiri yazo, zihisha mu masenga yazo. Inkubi y'umuyaga ituruka mu majyepfo, imbeho y'ubutita igaturuka mu majyaruguru. Imana ihuha ku mazi agahinduka urubura, bityo amazi agahinduka urutare. Ituma ibicu birēkamo imvura, ituma bikwira birimo imirabyo. Imana irabitegeka bikabuyera hirya no hino, bizenguruka iyi si bisohoza imigambi yayo. Ibyo ni byo Imana ihanisha abatuye ku isi, ni na byo ikoresha ibagaragariza urukundo. Yobu, tega amatwi ibyo nkubwira, itonde maze uzirikane ibitangaza by'Imana. Mbese uzi uko Imana igenga ibyo bicu? Ni yo ituma imirabyo irabiriza mu bicu. Mbese wari uzi impamvu ibicu bidahanuka mu kirere? Ibyo bigaragaza ibitangaza by'ubuhanga bwayo buhebuje. Mu gihe cy'ubushyuhe buzanwa n'umuyaga w'amajyepfo, icyo gihe imyenda yawe iba ikotsa, mbese ubwo wari gufasha Imana kubamba ijuru? Ese wari kubasha kurikomeza nk'indorerwamo y'umuringa? Twigishe icyo tuzabwira Imana, twe nta cyo twavuga kuko nta cyo tuzi. Mbese nayimenyesha ko nshaka kuvugana na yo? Ese umuntu yakwifuza kurimburwa na yo? Dore abantu ntibashobora kubona umucyo, izuba rikingirijwe n'ibicu, icyakora umuyaga uri bubihuhe ijuru ryeyuke. Urumuri rurabagirana nk'izahabu ruturutse mu majyaruguru, Imana ije yisesuye ikuzo riteye ubwoba. Nyirububasha ntitubasha kumushyikira, ni nyir'imbaraga n'ubutungane bihebuje, ntajya arenganya abere. Ni cyo gituma abantu bayitinya, ntiyita ku bigira abanyabwenge.” Nuko Uhoraho avuganira na Yobu mu nkubi y'umuyaga, aramubaza ati: “Uri muntu ki uhinyura imigambi yanjye? Ni kuki uyihinyura uvuga amahomvu? Noneho kenyera kigabo ukomeze, ngiye kukubaza nawe unsubize. Igihe naremaga isi wari uri he? Ngaho mbwira niba ubijijukiwe. Mbese waba uzi uwashyizeho ingero zayo? Ni nde wafashe umugozi akayipima? Mbese inkingi ihagazeho zishingiye ku ki? Ese ibuye nsanganyarukuta ryashyizweho na nde, igihe inyenyeri zo mu rukerera zaririmbaga zikiranya, abamarayika bose bavuzaga impundu? Ni nde wagomeye amazi y'inyanja kugira ngo atarenga inkombe? Ni nde watumye apfupfunuka mu nda y'isi? Inyanja nayambitse ibicu nk'umwambaro, nayikenyeje ibicu byijimye. Ni jye wayihaye imbibi ntarengwa, narayigomeye kugira ngo itarenga inkombe. Narayibwiye nti: ‘Jya ugarukira hano ntukaharenge, imihengeri yawe ikaze izagarukira aha.’ Kuva wabaho wigeze utegeka ko bucya? Wigeze utegeka umuseke igihe utambikira? Mbese wigeze uwutegeka kubonekera iyo gihera? Ese wawutegetse gukunkumura abagome bari ku isi? Bityo isi ihinduka nk'ibumba bashyizeho kashe, imera nk'iyisesuyeho umwambaro. Abagome babura urumuri rwabamurikiraga, ibikorwa byabo by'urugomo bikaburiramo. Mbese wigeze ugera ku isōko y'inyanja? Wigeze ugendagenda ikuzimu hayo? Mbese wigeze ubona amarembo y'ahagana ikuzimu? Waba warabonye amarembo y'isi y'abapfuye? Mbese waba uzi uko ingero z'isi zingana? Ngaho nsubiza niba ibyo byose ubizi. Mbese uzi aho umucyo uturuka? Ese uzi aho umwijima ukomoka? Mbese wabasha kubijyana aho bikomoka? Ese uzi akayira kagana aho bituye? Reka ubimenye ahari wabitanze kubaho, erega nta mugayo ubayeho igihe kirekire! Mbese wigeze ubona ikigega amasimbi abikwamo? Ese wabonye ikigega cy'urubura? Byombi nabizigamiye igihe cy'amakuba, nabizigamiye igihe cy'imirwano n'icy'intambara. Mbese uzi inzira imirabyo inyuramo kugira ngo ikwire? Umuyaga w'iburasirazuba ukwira ku isi uvuye he? Ni nde waciye imiyoboro imvura inyuramo? Ni nde waciriye inkuba inzira ihindiramo? Ni nde ugusha imvura ahadatuwe? Ni nde uyigusha mu butayu? Ni nde uvomerera agasi karimo ubusa? Ni nde uhameza ibyatsi bitoshye? Mbese imvura igira se uyibyara? Ikime cyo kibyarwa na nde? Mbese amasimbi agira nyina uyabyara? Ikime cy'ubunyinya cyo gikomoka kuri nde? Ni nde utuma amazi akomera nk'ibuye? Ni nde uhindura inyanja barafu? Mbese wabasha gukoranya inyenyeri zitwa Puleyadi zitera ibishashi? Ese wabasha guhambura imigozi izirikanyije izitwa Oriyoni? Mbese ni wowe utuma inyenyeri zibonekera igihe cyazo? Ese wabasha kuyobora izitwa Ikirura n'izizishagaye? Mbese uzi amategeko agenga ijuru? Ese wabasha kuyahindura akagenga isi? Mbese wabasha kurangurura ijwi ukageza ku bicu, bityo ugahamagara imvura ikagwa? Mbese imirabyo igenda ari uko uyohereje? Hari ubwo se ikubwira iti: ‘Karame?’ Ni nde wahaye nyirabarazana ubwenge? Ni nde wahaye isake kujijuka? Ni nde ufite ubwenge bwatuma abarura ibicu, ni nde ufite ubwenge bwatuma agusha imvura? Ni nde wahindura umukungugu ukaba icyondo, ni nde watuma ibinonko bikakaye bijwenga bikomatana? Mbese ni wowe uhigira intare y'ingore umuhigo? Ese ni wowe umara ipfa ibyana byayo, igihe byibundiye mu ndiri yabyo, igihe biri mu gico byubikiriye umuhigo? Ni nde ushakira igikona ibyokurya? Ni nde ubigishakira igihe ibyana byacyo bintakambira, ni nde ubishaka igihe bitakamba byabuze icyo birya?” “Mbese uzi igihe ihene z'agasozi zibyarira? Waba se waragenzuye igihe imparakazi zibyarira? Mbese wabaze amezi zimara zihaka, bityo ngo umenye igihe zibyarira? Zica bugufi zikabyara, zibyara icyo zahakaga. Ibyana byazo bikurana imbaraga bikibera mu gasozi, iyo bicutse biragenda ntibigaruke. Ni nde washumuye indogobe y'agasozi? Ni nde wayihaye uburenganzira bwo kujya aho ishaka? Nayihaye ubutayu ngo ibubemo, nyituza ku gasi kadatuwe. Ntiyita ku rusaku rwo mu mijyi, ntiyumva urusaku rw'umushumba. Itambagira imisozi ishaka urwuri, iyitambagira ishakashaka ubwatsi butoshye. Mbese imbogo yakwemera kugukorera? Yakwemerera se kurara mu kiraro cyawe? Mbese imbogo wabasha kuyizirika? Wabasha se kuyizirikaho ibisuka ngo iguhingire? Mbese wakwishingikiriza imbaraga zayo, bityo ukayegurira imirimo wagombaga gukora? Mbese wakwizera ko yagusarurira imyaka? Ese wakwiringira ko yayikwanikira ku mbuga? Mbuni ikubita amababa yayo yishimye, yishimira amababa n'amoya byayo bitatse ubwiza. Nyamara itera amagi yayo ku butaka, iyataba kure mu mukungugu, ntizirikana ko umuntu yayakandagira, ntinazirikana ko inyamaswa yayamenagura. Ibyana byayo ibifata nabi nk'aho itabibyaye, ntitekereza ko bipfuye yaba yararuhiye ubusa. Koko mbuni sinayihaye ubwenge, nta bujijuke nigeze nyigenera. Nyamara ikuramo ikiruka, isiga ifarasi n'uyigenderaho. Mbese ifarasi ni wowe wayihaye imbaraga? Ese ni wowe wayambitse umugara ku gikanu? Mbese ni wowe wayihaye gusimbuka nk'inzige? Yivugana ishema abantu bagakangarana. Iraha ubutaka mu kibaya ikoresheje imbaraga, ikataza ijya gusakirana n'umubisha. Nta cyo itinya nta n'ikiyitera ubwoba, ntikangwa n'inkota ngo isubire inyuma. Uyicayeho akora mu mutana imyambi igakomangana, amacumu n'ibihosho bikavumera. Usanga isisibiranya ishaka gutema ikirere, yumva ihembe ry'intambara ntikomwe imbere. Iyo ihembe ry'intambara rivuze irīvuga, ireha aho urugamba ruremye ikiri kure, yumva urusaku rw'abakuru b'ingabo n'induru y'abarwana. Mbese ni wowe wigishije agaca kuguruka? Ese ni wowe wakigishije kuguruka cyerekeje mu majyepfo? Mbese ni wowe utegeka kagoma gutumbagira? Ese ni wowe uyitegeka kwarika ahirengeye? Yibera mu bitare akaba ari ho irara, ku isonga y'urutare ni ho itura mu mutekano. Aho ni ho yubikirira icyo ishaka kurya, amaso yayo akirabukwa kikiri kure. Ibyana byayo ibihaza inyama n'amaraso, aho intumbi ziri inkongoro ntizihatangwa.” Uhoraho abwira Yobu ati: “Wowe Yobu, ugisha impaka Imana Nyirububasha, ubwo umburanya ngaho nshinja.” Nuko Yobu asubiza Uhoraho ati: “Dore nta cyo ndi cyo, nagusubiza iki? Reka nicecekere. Maze kuvuga sinongera, navuze byinshi nta cyo ndi bwongereho.” Nuko Uhoraho avuganira na Yobu mu nkubi y'umuyaga, aramubwira ati: “Noneho kenyera kigabo ukomeze, ngiye kukubaza nawe unsubize. Mbese urashaka gusesa ibyemezo nafashe? Ese urashaka kunsīga icyaha ngo wigire intungane? Mbese ufite ububasha nk'ubwanjye? Ese ijwi ryawe ryakangaranya abantu nk'iryanjye? Noneho ambara ikuzo n'ubuhangange, ambara icyubahiro n'ubwiza. Ngaho suka uburakari bwawe bukwire hose, reba abirasi igitsure ubacishe bugufi. Reba abishyira hejuru bacishwe bugufi, rimbura abagome aho bari hose. Basubize bose mu gitaka, bahambe bose mu mva. Ubwo ni bwo nzagushimagiza, nibwo nzemera imbaraga zawe ziguha gutsinda. Itegereze imvubu, narayiremye nk'uko nawe ari jye wakuremye, itunzwe n'ibyatsi nk'inka. Imbaraga zayo ziba mu matako, ingufu zayo ziba mu gituza. Umurizo wayo wagira ngo ni igiti cya sederi, imirya yo ku matako yayo irasobekeranye. Amagufwa yayo akomeye nk'impombo zikozwe mu muringa, imbavu zayo zikomeye nk'umutarimba. Mu byo naremye byose yo ni agahebuzo, ni jye jyenyine ubasha kuyica kuko ari jye wayiremye. Koko ibibaya biyibera urwuri irishamo, inyamaswa zirwikinaguramo. Yiryamira munsi y'amarebe, yihisha mu ruseke rwo mu bishanga. Amarebe ayikingira izuba, ibiti bimera ku mugezi birayikingiriza. Umuvumba ukaze w'uruzi ntuyitera ubwoba, n'iyo rwayirengaho ihama hamwe. Ese hari uwayifata igihe iri maso? Ese hari uwayitega igafatwa izuru? “Mbese warobesha urushundura igikoko nyamunini? Ese ururimi rwacyo warurobesha umugozi? Mbese wabasha kunyuza umugozi mu zuru ryacyo? Ese wabasha gutoboza urwasaya rwacyo ururobo? Mbese wibwira ko cyagusaba imbabazi? Ese cyakubwira amagambo agucacura? Mbese hari amasezerano cyagirana nawe, igihe cyose kikiriho kikakubera inkoreragahato? Mbese wagikinisha nk'ukinisha akanyoni? Ese wakizirika ngo kibe igikinisho cy'abakobwa bawe? Mbese abarobyi bazakigenera igiciro? Babasha se kukigabanya abajya kugicuruza? Mbese uruhu rwacyo wabasha kurupfumuza imyambi? Ese igihanga cyacyo wagipfumaguza amacumu? Uzagerageze kugishyiraho ikiganza, nuzirikana uko cyakurwanya ntuzasubira. Erega guhangana na cyo ni ukwibeshya, kukireba byonyine byatuma umuntu yitura hasi! Ni nde wahangara kugishōtōra? Ese ni nde watinyuka kundwanya? Nta wagize icyo ampa ngo mbone kumwitura, ikiri munsi y'ijuru cyose ni icyanjye. Sinabura kuvuga uko ingingo z'icyo gikōko ziteye, sinabura gutāka imbaraga zacyo n'ubuhangange bwacyo. Ni nde wabasha kukivanaho uruhu? Ni nde wahangara gupfumura uruhu rwacyo rukomeye? Ni nde watinyuka kwasamura urwasaya rwacyo? Imikaka yacyo iteye ubwoba. Cyikingiye isharankima ku mugongo zimeze nk'ingabo, zirasobekeranye kandi zirarumanye, buri sharankima isobekeranye n'indi, zisobekeranye ku buryo n'umuyaga utabona aho umenera. Buri sharankima yomekeranye n'indi, zirafatanye ku buryo nta cyazitandukanya. Iyo cyitsamuye umuriro uraka, amaso yacyo atukura nk'umuseke ukebye. Mu rwasaya rwacyo hasohokamo ibirimi by'umuriro, hasohokamo ibishashi. Mu mazuru yacyo hapfupfunukamo umwuka, hapfupfunukamo umwuka umeze nk'uw'inkono ibira. Umwuka wacyo watsa amakara, koko ibirimi by'umuriro bisohoka mu kanwa kacyo. Imbaraga zacyo ziganditse mu gikanu cyacyo, uhuye na cyo wese agira ubwoba. Imihore yacyo irasobekeranye, iromekeranye ku buryo itanyeganyega. Umutima wacyo ukomeye nk'ibuye, ndetse ukomeye nk'urusyo. Iyo icyo gikōko kibadutse, ibinyabubasha birakangarana, bishya ubwoba bigatatana. Kugitera inkota nta cyo byagitwara, kugitera icumu cyangwa igihosho cyangwa imyambi, nta cyo bikibwiye. Kuri cyo icumu ni nk'icyatsi, intwaro icuzwe mu muringa kuri cyo n'igiti kiboze. Imyambi ntigitsimbura, kugitera amabuye ni nko kugitera icyatsi. Kugikubita ubuhiri ni nko kugikubita icyatsi, umuvumero w'icumu uragisetsa. Ku nda yacyo hari isharankima zityaye, aho kinyuze hose kihasiga inkōra. Iyo cyiroshye mu nyanja amazi aribirindura, inyanja izana urufuro nk'inkono ibira. Aho kinyuze hasigara inkōra y'urwererane, bityo amazi y'inyanja agahinduka urufuro. Nta yindi nyamaswa ihwanye na cyo ku isi, ni ikiremwa kitagira ubwoba. Inyamaswa z'inyamaboko zose ziragitinya, ni cyo mwami wazo zose.” Nuko Yobu asubiza Uhoraho ati: “Nzi ko ushobora byose, imigambi yawe ntibasha kuburizwamo. Waranyibarije uti: ‘Uri muntu ki uhinyura imigambi yanjye? Mbese kuki uyihinyura uvuga amahomvu?’ Ni koko navuze ibyo ntasobanukiwe, navuze ibitangaza ntari nzi. Warambwiye uti: ‘Tega amatwi ureke abe ari jye uvuga, ngiye kukubaza nawe unsubize.’ Najyaga numva bakuvuga, none ndakwiboneye n'amaso yanjye. Ndihannye nzinutswe ibyo navuze, dore nicaye mu mukungugu no mu ivu.” Uhoraho amaze kuvugana na Yobu abwira Elifazi w'Umutemani ati: “Ndakurakariye cyane wowe na bagenzi bawe babiri, kubera ko mutamvuze ukuri nk'uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje. None rero nimushake amapfizi arindwi n'amasekurume y'intama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Mutambe igitambo gikongorwa n'umuriro cyo guhongerera ibyaha mwakoze. Kubera ko umugaragu wanjye Yobu ari we nemera, ari bubasabire imbabazi. Nzita ku isengesho rye ndeke kubagirira ibihwanye n'ubupfapfa bwanyu. Koko ntimwamvuze ukuri nk'uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje.” Nuko Elifazi w'Umutemani na Biludadi w'Umushuwa, na Sofari w'Umunāmati baragenda bagenza uko Uhoraho yababwiye, maze Uhoraho yita ku isengesho rya Yobu. Yobu amaze gusengera izo ncuti ze, Uhoraho amusubiza ishya n'ihirwe. Umutungo we awumushumbusha incuro ebyiri. Abavandimwe be na bashiki be n'incuti ze za kera, bose baza iwe kumusura basangira na we. Baramushyigikira kandi baramuhumuriza, kubera amakuba yose Uhoraho yari yaramuteje. Buri muntu mu bari aho amuha impano y'igikoroto cy'ifeza n'impeta y'izahabu. Mu minsi iheruka y'ubuzima bwa Yobu, Uhoraho amuha umugisha kurusha uko yari yarawumuhaye mbere. Yobu yongera gutunga intama ibihumbi cumi na bine, n'ingamiya ibihumbi bitandatu, atunga n'amapfizi ibihumbi bibiri ahingishwa, atunga n'indogobe igihumbi. Yobu abyara abahungu barindwi n'abakobwa batatu. Umukobwa mukuru amwita Yemima, uwa kabiri amwita Keziya, naho uwa gatatu amwita Kereni-Hapuki. Mu gihugu cyose nta bakobwa bari bahwanyije uburanga n'abakobwa ba Yobu. Nuko se abaha iminani hamwe na basaza babo. Nyuma y'ibyo, Yobu amara indi myaka ijana na mirongo ine, yibonera abana be n'abuzukuru be ndetse yibonera n'ubuvivi. Nuko Yobu apfa ashaje, ageze mu za bukuru. Hahirwa umuntu wanga inama z'abagome, ntakurikize imigambi y'abanyabyaha, ntanagirane ibiganiro n'abaneguranyi, ahubwo yishimira gukurikiza Amategeko y'Uhoraho, akayazirikana ku manywa na nijoro. Uwo ameze nk'igiti cyatewe hafi y'umugezi, gihora cyerera igihe cyacyo, ibibabi byacyo ntibyigere biraba. Icyo akoze cyose kiramutunganira. Nyamara abagome bo si ko bameze, bameze nk'umurama utumurwa n'umuyaga. Imana izabacira urubanza batsindwe, ibahēze mu ikoraniro ry'intungane. Koko Uhoraho arinda intungane, naho abagome arabatsemba. Kuki amahanga yarubiye? Kuki amoko yiha imigambi y'impfabusa? Abami bayo barahagurutse, abategetsi bayo na bo bishyize hamwe, bishyize hamwe kugira ngo barwanye Uhoraho, barwanye n'umwami yimikishije amavuta. Baravuga bati: “Nimucyo twipakurure ubutegetsi bwabo, twigobotore ingoyi zabo!” Nyagasani uhora aganje mu ijuru, arabaseka akabakwena. Ababwirana umujinya, uburakari bwe burabakangaranya. Aragira ati: “Ni jye ubwanjye wiyimikiye umwami, namwimikiye ku musozi wa Siyoni nitoranyirije.” Uwo mwami aravuga ati: “Reka ntangaze iteka ry'Uhoraho, yarambwiye ati: ‘Ni wowe mwana wanjye, kuva uyu munsi ndi So. Ngaho nsaba nzaguha amahanga yose ho umunani, uzayategeke ugeze ku mpera z'isi. Uzayamenaguza inkoni y'icyuma, uzayajanjagura nk'ujanjagura ikibindi.’ ” Mwa bami mwe, noneho murabe inyaryenge, mwa batware bo ku isi mwe, namwe nimwemere iyi miburo. Nimukorere Uhoraho mumutinya, nimwishime muhinda n'umushyitsi. Nimwubahirize umwana we, nimumwubahirize atarakara akabarimbura, akabarimbura mukazira umugambi mwafashe. Koko rero ashobora guhita arakara! Hahirwa abamuhungiraho bose. Zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe yahungaga umuhungu we Abusalomu. Uhoraho, erega abanzi banjye ni benshi! Benshi bahagurukiye kundwanya. Benshi banyishima hejuru bati: “Imana ntizigera imugoboka!” Kuruhuka. Ariko wowe Uhoraho, uri ingabo inkingira, ni wowe nirata ugatuma mpagarara kigabo. Uhoraho, ngutabaza ndanguruye ijwi, untabara uri ku musozi wawe witoranyirije. Kuruhuka. Iyo ndyamye ndisinzirira nkaramuka amahoro, ndamuka amahoro kuko Uhoraho anshyigikiye. Sinzatinya abantu ibihumbi n'ibihumbi bampagurukiye, bampagurukiye banturutse impande zose. Uhoraho Mana yanjye, haguruka uze untabare, ukubite abanzi banjye ubazahaze, ubazahaze be kuzongera kwegura umutwe. Uhoraho, ni wowe nyir'ugutsinda, none rero abantu bawe ubahe umugisha! Kuruhuka. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga. Ni zaburi ya Dawidi. Mana indenganura, ningutabaza ujye untabara. Ubwo nari mu makuba warangobotse, n'ubu ungirire impuhwe wumve amasengesho yanjye. Mwa bantu mwe, muzantesha agaciro mugeze ryari? Muzakunda ibitagira umumaro mugeze ryari? Ese ibinyoma byo muzabishyigikira mugeze ryari? Kuruhuka. Nimumenye ko Uhoraho yitoranyirije indahemuka, Uhoraho iyo mutakambiye arantabara. Nimurakara ntibikabatere gukora icyaha, nijoro muryamye mujye mubitekereza mutuje. Kuruhuka. Nimuture ibitambo bikwiye, mubiture Uhoraho mumwiringire. Benshi baravuga bati: “Icyaduha ishya n'ihirwe. Uhoraho, turebane impuhwe utwakire.” Ariko jyewe wanyujuje ibyishimo byinshi cyane, ibyishimo biruta ibyo bagira igihe ingano zabo zarumbutse, n'ibyo bagira igihe divayi ari nyinshi cyane. Nzajya ndyama nsinzire nta cyo nishisha, kuko Uhoraho, ni wowe wenyine umpa amahoro. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi, iririmbwa havuzwa umwironge. Uhoraho, tega ugutwi wumve icyo nkubwira, utege ugutwi wite ku maganya yanjye! Mwami wanjye kandi Mana yanjye, umva uko ngutakira nkwinginga, koko rero ni wowe wenyine nambaza. Uhoraho, buri gitondo ujye unyumva, buri gitondo nzajya ngusenga, ntegereze ko unsubiza. Koko nturi Imana y'intambirakibi, nta mugiranabi ufite umwanya iwawe. Ntiwihanganira ko abirasi baguhagarara imbere, inkozi z'ibibi na zo uzanga urunuka. Uhoraho, urimbura abanyabinyoma, abicanyi n'abariganya ubanga urunuka. Nyamara kubera ineza nyinshi ungirira, nzinjira mu Ngoro yawe nziranenge, nzapfukama mpagusengere nkubashye. Uhoraho, uri intungane, unyobore undinde abangenza, untunganyirize inzira ushaka ko nyura. Nta wakwizera ibyo bavuga, nta kindi bagambirira atari ukugira nabi. Bafite akarimi gashyanuka, ariko bikingirije ubwicanyi. Mana, bacire urubanza icyaha kibahame, uburiganya bwabo bubatere gutsindwa. Ubameneshe kubera ibicumuro byabo byinshi, ubameneshe kuko bakugomeye. Naho abaguhungiraho bose nibishime, nibishime bahore bavuza impundu, nawe ujye ubarinda, abagukunda nibajye bakwishimira. Koko Uhoraho, ni wowe uha umugisha ugutunganiye wese, ukamukingira ineza yawe nk'umukingira ingabo. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa inanga y'imirya umunani. Ni zaburi ya Dawidi. Uhoraho, nubwo undakariye ntuncireho iteka, umujinya ntugutere kumpana wihanukiriye. Uhoraho, ndarabiranye ungirire imbabazi, ingingo zanjye zarekanye, unkize indwara. Agahinda kanshenguye umutima, none se Uhoraho, uzandēbēra ugeze ryari? Uhoraho, garuka untabare, kubera imbabazi zawe unkize. Erega uwapfuye ntaba akikwibuka, ugeze ikuzimu na we ntaba akigusingiza! Intege zinshizemo kubera kuniha, buri joro ndarira uburiri bwanjye bugatota, ibyo nisasiye bikuzura amarira. Amaso yanjye yabyimbye simbona neza, yabyimbye kubera ishavu nterwa n'ababisha banjye. Mwa nkozi z'ibibi mwe, nimumve imbere mwese, nimumve imbere kuko Uhoraho yumvise amarira yanjye. Uhoraho yumvise uko mutakambira, koko Uhoraho yasubije amasengesho yanjye. Abanzi banjye bose nibamware bagire ubwoba, nibamware bahite basubira inyuma. Zaburi ya Dawidi itabāza, yayiririmbiye Uhoraho kubera ibibi yagiriwe n'Umubenyamini witwa Kushi. Uhoraho Mana yanjye, ni wowe mpungiyeho. Untabare unkize abantoteza bose, ubankize batantanyagura nk'intare, bakangira inyama ntafite untabara. abanzi nibankurikirane bancakire, nibandibatire mu mukungugu banyice. Kuruhuka. Uhoraho, rakara uhaguruke, uhaguruke urwanye ababisha bandakariye, wowe washyizeho ubutabera ndengera. Amahanga yose nakoranire imbere yawe, wicare ahirengeye uyacire imanza. Uhoraho, ni wowe ucira amahanga imanza, ushingiye ku butungane bwanjye no ku murava wanjye, Uhoraho undenganure. Mana Nyirubutungane, ugenzura ibitekerezo n'ibyifuzo by'abantu, utsembe urugomo rw'abagome, naho intungane uzikomeze. Imana ni yo ngabo inkingira, koko igoboka abantu b'intungane. Imana ica imanza zitabera, ntisiba guhana abagome. Iyo umugome atihannye ityaza inkota, ibanga umuheto wayo igatamika imyambi, yegeranya intwaro zayo zica, yegeranya n'imyambi yayo yaka umuriro. Dore umugome acura inama mbi, atwita ubugizi bwa nabi, amaherezo bikabyara ibinyoma. Acukurira abandi urwobo rurerure, nyamara urwobo yacukuye ni we uzarugwamo. Ibibi bye ni we bigaruka, urugomo rwe ni rwo azira. Nzashimira Uhoraho ubutungane bwe, Uhoraho Usumbabyose muririmbe. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga w'i Gati. Ni zaburi ya Dawidi. Uhoraho Mwami wacu, erega ikuzo ryawe rigaragara ku isi yose, icyubahiro cyawe ukigaragariza ku ijuru! Imvugo y'ibitambambuga n'iy'abana bonka uyitsindisha abakurwanya, icecekesha abanzi n'abahōra inzigo. Iyo nitegereje ijuru wiremeye, nkitegereza ukwezi n'inyenyeri warishyizeho, ndibaza nti “Umuntu ni iki byatuma umuzirikana, ikiremwamuntu ni iki byatuma ucyitaho?” Mana, habuzeho gato ngo umuntu umugire nkawe, wamutamirije ikamba ry'ikuzo n'icyubahiro. Wamuhaye gutegeka ibyo waremye, byose urabimuha kugira ngo abigenge. Wamuhaye kugenga amatungo magufi n'amaremare, umuha kugenga n'inyamaswa zo mu gasozi, n'ibiguruka mu kirere n'amafi yo mu mazi; n'ibindi biremwa byose biyabamo. Uhoraho Mwami wacu, erega ikuzo ryawe rigaragara ku isi yose! Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa mu majwi ahanitse. Ni Zaburi ya Dawidi. Uhoraho, reka ngusingize mbikuye ku mutima, namamaze ibitangaza wakoze. Reka nkwishimire nitere hejuru, nkuririmbe wowe Usumbabyose. Abanzi banjye bagukubise amaso basubira inyuma, baragwa barimbukira imbere yawe. Wicara ku ntebe yawe ugaca imanza zitabera, nanjye wanciriye urubanza urandenganura. Wacyashye abanyamahanga urimbura abagome, ntibazongera kwibukwa iteka ryose. Abanzi bashizeho barimbutse burundu, imijyi yabo warayishenye nta wuzongera kubibuka. Nyamara Uhoraho we azahora aganje, yateye intebe ye y'ubucamanza, abatuye ku isi abategekesha ubutungane, amahanga ayacira imanza zitabera. Uhoraho ni ubuhungiro bw'abarengana, ni we buhungiro mu gihe cy'amakuba. Uhoraho, abakumenye barakwiringira, ntiwigera utererana abakugana. Nimuririmbire Uhoraho uganje i Siyoni, mumenyeshe abanyamahanga ibikorwa bye. Aryoza abicanyi amaraso y'abo bishe, abo bishwe ahora abibuka, ntiyibagirwa abanyamibabaro bamutakira. Uhoraho, ungirire impuhwe, urebe uko abanzi banjye bantoteza, unkure mu nzāra z'urupfu. Ubwo ni bwo nzaririmba ibigwi byawe, mbiratire abatuye i Siyoni, nishimire ko wankijije. Abanyamahanga bacukuye urwobo, ariko baba ari bo barugwamo, bafatwa n'umutego ubwabo bateze. Uhoraho yagaragaje ko ari intabera, agusha abagome mu mutego bateze. Umurya w'inanga. Kuruhuka. Abagome bajya ikuzimu, abanyamahanga bose batemera Imana na bo ni ho bajya. Nyamara abakene ntibazigera bibagirana, aboroheje ntibazigera babura icyizere. Uhoraho hagurukira abagome be gutsinda, abanyamahanga ubahe ibihano bibakwiye. Uhoraho, ubateze ubwoba, abo banyamahanga bamenye ko ari abantu buntu. Kuruhuka. Uhoraho, ni kuki witarura abantu? Ni kuki ubihisha mu gihe cy'amakuba? Umugome ashingiye ku bwirasi bwe atoteza abanyamibabaro, arabatoteza bakazira imigambi ye mibi. Umugome yirata ibibi umutima we urarikiye, umunyabugugu agatuka Uhoraho akamusebya. Umugome arirata ntiyiyambaze Imana, ntajya atekereza ko ibaho. Ibyemezo Imana yafashe nta cyo bimubwira, abanzi be bose abacira mu maso, koko ibyo akora byose bihora bimutunganira. Ajya yibwira ati: “Nta kizigera kimpungabanya, nzakomeza guhirwa nta makuba azangwirira.” Amagambo amusohokamo ni imivumo n'ibinyoma n'iterabwoba, ibyo avuga bitera akaga n'ubugome. Yubikirira ku mirenge agaca igico akica umwere, ahora agenza utagira kirengera. Nk'uko intare yubikira mu bwihisho, ni ko uwo mugome yubikira umunyamibabaro akamusumira, aramusumira akamugusha mu mutego. Umugome aritugatuga akamwubikira, amugwira n'imbaraga akamutura hasi. Ajya yibwira ati: “Imana ntiyitaye ku byo nkora, ntishaka kubimenya habe no kubireba.” Uhoraho Mana, haguruka utabare, ntukirengagize abanyamibabaro. Kuki umugome yagusuzugura, akibwira ati: “Imana nta cyo izantwara”? Ariko wowe urareba, witegereza imiruho n'agahinda by'umunyamibabaro, witegura kumutabara. Utagira kirengera ni wowe yisunga, ni wowe ugoboka impfubyi. Tsemba ububasha bw'umugome, uryoze umugizi wa nabi ibyo yakoze, umurimbure agende nk'ifuni iheze. Uhoraho ni we Mwami iteka ryose, abanyamahanga bazameneshwa mu gihugu cye. Uhoraho, wumva ibyifuzo by'aboroheje, urabakomeza ukabatega amatwi. Ntuzabura kurenganura impfubyi n'abakandamijwe, ku isi ntihazagire uwongera gutera abandi ubwoba. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uhoraho ni we mpungiyeho. None se kuki mumbwira muti: “Ihute nk'inyoni uhungire ku misozi, dore abagome bitwikiriye umwijima, babanze imiheto batamika imyambi, barafoye ngo barase intungane.” None se igihe ibintu byadogereye, intungane yakora iki? Uhoraho aganje mu Ngoro ye nziranenge, koko Uhoraho yicaye ku ntebe ye ya cyami mu ijuru, agenzura abantu akamenya ibyabo. Uhoraho agenzura intungane n'abagome, abanyarugomo abanga urunuka. Abagome abarahuriraho amakara yaka, abagushaho amazuku n'umuyaga utwika. Ngibyo ibihano bazahanishwa. Erega Uhoraho ni intungane, akunda abakora ibitunganye, intungane ni zo zizamureba imbonankubone! Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa inanga y'imirya umunani. Ni zaburi ya Dawidi. Uhoraho, tabara! Dore indahemuka zishizeho, abanyamurava na bo ntibakibaho. Umuntu akinga mugenzi we ukuri, akamubwiza akarimi keza kuzuye uburyarya. Uhoraho, tsemba abanyakarimi keza, uzibye abavugana ubwirasi. Baravuga bati: “Tuzi kuvuga neza tuzatsinda, ni nde wahangara amagambo yacu ngo adutegeke?” Uhoraho aragira ati: “Uhereye ubu ndahagurutse, ntabaye abanyamibabaro bakandamijwe, ntabaye n'abakene bafite amaganya. Nzabarinda ababasuzugura bakabacira mu maso.” Ibyo Uhoraho avuga biratunganye, ni nk'ifeza yatunganyirijwe mu ruganda, ndetse yatunganyijwe incuro ndwi. Uhoraho, wowe ubwawe uzabisohoza, uzadukiza uturinde bene abo bantu iteka ryose. Dore ingeso mbi zasakaye mu bantu, abagome ntibagira icyo bishisha. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uhoraho, uzahora unyibagirwa ugeze ryari? Uzageza ryari kunyirengagiza? Koko se nzahangayika ngeze ryari? Dore buri munsi intimba inshengura umutima. Umwanzi wanjye azanyivuga hejuru ageze ryari? Uhoraho Mana yanjye, birebe maze unsubize, ungaruremo agatege kugira ngo ntapfa. Umwanzi wanjye ye kuvuga ati: “Ndamutsinze!” Abandwanya na bo be kwishimira ko ibyanjye birangiye. Ariko jyewe niringiye ineza yawe, nzishimira ko wankijije. Koko nzaririmbira Uhoraho kuko yangiriye neza. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Abapfu bibwira ko nta Mana ibaho. Bene abo bantu bariyonona, bakora ibibi biteye ishozi, nta n'umwe ukora ibikwiye. Uhoraho ari mu ijuru yitegereza abantu, aritegereza ngo arebe ko hariho umuntu usobanukiwe akaba amwambaza. Erega bose bateshutse ku Mana! Bose uko bangana bariyononnye, nta wukora ibikwiye habe n'umwe! Uhoraho arabaza ati: “Izo nkozi z'ibibi zose ntizizi ko nzireba? Zitunzwe no kurya ubwoko bwanjye imitsi, nta n'ubwo zijya zinyambaza.” Ngizo zihiye ubwoba, zihiye ubwoba kubera ko Imana ishyigikira indahemuka. Mwa nkozi z'ibibi mwe, muburizamo imigambi y'abanyamibabaro, ariko Uhoraho ni we buhungiro bwabo. Icyampa Uhoraho agakiza Abisiraheli aturutse i Siyoni! Uhoraho nasubize abantu be ubusugire bwabo, ni bwo Abisiraheli ari bo rubyaro rwa Yakobo bazishima banezerwe. Zaburi ya Dawidi. Uhoraho, ni nde uzemererwa kwinjira mu Ngoro yawe? Ni nde uzatura ku musozi witoranyirije? Ni umuntu w'indakemwa, ukora ibitunganye, uvuga ukuri kose ntaryarye, utigera asebya abandi, utagirira mugenzi we nabi, udatuka umuturanyi we, uhinyura abantu b'imburamumaro, wubaha abatinya Uhoraho, utisubiraho ngo areke icyo yasezeranye n'iyo cyamuteza ingorane, utaguriza abandi abashakamo inyungu, utemera ruswa ngo arenganye umwere. Ugenza atyo ntakizamuhungabanya. Igisigo cya Dawidi. Mana ndinda kuko ari wowe mpungiyeho. Nabwiye Uhoraho nti: “Ni wowe Mugenga wanjye, ni wowe wenyine amahirwe yanjye aturukaho.” Intore z'Imana zo mu gihugu ni zo nishimira, ni zo nishimira kuruta abatware. Naho abiyegurira ibigirwamana bazagira ishavu ryinshi. Sinzagira uruhare mu mihango y'ibitambo byabo, ibigirwamana byabo na byo sinzigera mbyambaza. Uhoraho, ni wowe munani wanjye n'amahirwe yanjye, ni wowe ugenga ibizambaho. Umunani wampaye ni nk'ahantu harumbuka, koko rero ndawishimira cyane. Uhoraho, reka ngusingize kuko ungīra inama, na nijoro unyungura ibitekerezo. Uhoraho, nzi ko uba uri kumwe nanjye iteka, sinzigera mpungabana kuko umpora hafi. Ni cyo gituma nezerwa nkanishima, ndetse nkumva mfite amahoro asesuye. Koko rero ntuzandeka ngo njye ikuzimu, ntuzemera ko ugutunganiye abora. Unyobora inzira izangeza ku bugingo, kubana nawe bintera ibyishimo bisesuye, kuba hafi yawe bihora binshimisha. Isengesho rya Dawidi. Uhoraho, nyumva undenganure, utege amatwi wumve ugutaka kwanjye, wite ku masengesho yanjye atagira uburyarya. Abe ari wowe undenganura, koko ugenzure umenye aho ukuri guherereye. Wagenzuye umutima wanjye nijoro urangerageza, unshakamo ikibi ntiwagira icyo ubona. Koko niyemeje kudacumura mu byo mvuga. Sinakoze ibibi abandi bakora, jye nakurikije ibyo wavuze, nirinze imigenzereze y'abanyarugomo. Nagenjeje uko ushaka, sinigeze nteshuka. None Mana ndagutabaje kuko nzi ko untabara, tega amatwi wite ku byo nkubwira. Garagaza imbabazi zawe zitangaje, abaguhungiraho ubakize ababisha babo, ubakirishe ububasha bwawe. Undinde nk'uko umuntu arinda imboni y'ijisho rye, umbundikire umpishe. Umpishe abagome bantera, umpishe n'abanzi bangose ngo banyice. Nta mpuhwe bakiranganwa, amagambo bavuga ni ay'ubwirasi. Aho ngiye hose baba bandiho bangose, bangenzaho ijisho ngo babone uko bantura hasi. Bameze nk'intare ifite ishyushyu ryo gutanyaguza umuhigo wayo, bameze nk'inyamaswa y'inkazi yubikiriye mu bwihisho. Uhoraho, haguruka ubarwanye maze ubatsinde, fata inkota yawe unkize abagome. Uhoraho, unkize bene abo bantu, ni abantu b'isi badamaraye muri ubu buzima. Ubahe ibihano bikaze wabateganyirije, abana babo na bo babihanishwe, ndetse bizagere no ku buzukuru babo. Ariko jyewe uzandenganura nkwibonere, ninkanguka nzanyurwa no kukureba. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi umugaragu w'Uhoraho. Yayiririmbiye Uhoraho igihe yamukizaga abanzi be, cyane cyane Sawuli. Dore uko Dawidi abivuga: Uhoraho, ndagukunda ni wowe untera imbaraga. Uhoraho ni urutare runkingira, ni ubuhungiro ntamenwa bwanjye, ni n'Umukiza wanjye. Imana yanjye ni urutare mpungiraho, ni ingabo inkingira ikambashisha gutsinda, ni urukuta rurerure runkingira. Uhoraho nasingizwe! Naramutabaje ankiza abanzi banjye. Urupfu rwambohesheje ingoyi zarwo, imyuzure irimbura intera ubwoba. Ingoyi z'ikuzimu zaramboshye, mba nk'ufashwe mu mutego w'urupfu. Nageze mu kaga ntakambira Uhoraho, ntabaza Imana yanjye ngo intabare, yanyumvise yibereye mu ijuru, ugutabaza kwanjye iguta mu gutwi. Icyo gihe isi yarahungabanye iratingita, imisozi iranyeganyega, itigishijwe n'uburakari bw'Imana. Uburakari bwayo bwasohotse mu mazuru yayo nk'umwotsi ucucumuka, umujinya wayo uyisohoka mu kanwa umeze nk'inkongi y'umuriro. Uhoraho yitsa ijuru aramanuka, aza akandagiye ku gicu cyijimye cyane. Umukerubi aguruka amuhetse, umuyaga ni yo mababa yagurukishaga. Uhoraho ntiyagaragaraga yari atwikiriwe n'umwijima, yari atwikiriwe n'ibicu bibuditse nk'iby'imvura ikubye cyane. Aho yari ari haturukaga imirabyo n'urubura n'ibishashi by'umuriro, byaturukaga aho yari ari bikahuranya bya bicu. Inkuba ni ko guhindira mu ijuru, ijwi ry'Uhoraho Usumbabyose rirumvikana, hagwa urubura n'ibishashi by'umuriro. Yarashe imyambi ye atatanya abanzi, imirabyo irabije bakwira imishwaro. Inzuzi zarakamye n'imfatiro z'isi ziriyanika, byatewe n'uburakari bwe no gucyaha kwe. Nari ngiye kurohama mu mazi, amanura ukuboko arandohora. Yankijije umwanzi wanjye ukomeye, ankiza n'abandwanya bandusha imbaraga. Ku munsi w'amakuba bari bantangatanze, ariko Uhoraho aranshyigikira. Yankuye mu makuba anshyira mu mudendezo, yarantonesheje bituma andokora. Uhoraho angirira neza kuko ndi intungane, anyitura ibihwanye n'ibyo nkora biboneye. Nakurikije amabwiriza y'Uhoraho, sinagize icyo ncumura ku Mana yanjye. Koko ibyemezo yafashe byose ndabyubahiriza, amateka yayo yose ndayakurikiza. Nayibereye indakemwa, nirinda kugira ikibi nakora. Uhoraho yanyituye ibikwiranye n'ubutungane bwanjye, abinyitura akurikije ibyo nkora biboneye. Uhoraho, indahemuka ntuyihemukira, indakemwa nta cyo uyikemanga, uboneye umugaragariza ko uboneye, naho indyarya ukayirusha ubucakura. Koko ugoboka ubwoko bwawe buri mu kaga, ariko abirasi ukabacisha bugufi. Uhoraho Mana yanjye, ni wowe umurikira, umwijima ndimo ukabisa umucyo. Mana yanjye, iyo uri kumwe nanjye sintinya guhangana n'igitero, iyo uri kumwe nanjye ntondagira urukuta ngatsemba abanzi. Imigenzereze y'Imana ntigira amakemwa, ibyo Uhoraho avuga biratunganye, ni ingabo ikingira abamuhungiraho. Uhoraho wenyine ni we Mana, Imana yacu ni yo yonyine rutare rudukingira. Imana ni yo impa imbaraga, ni yo inyobora inzira itagira amakemwa. Impa kugenda nta mpungenge nk'imparakazi itondagira ibihanamanga, inshyira ahirengeye nkahashinga ibirindiro. Ni yo intoza kujya ku rugamba, ikambashisha kurashisha umuheto ukomeye. Mana, unshyigikiza ububasha bwawe, unkingira ingabo yawe ukankiza, warantabaye bintera ishema. Ni wowe nkesha kugenda nta cyo nikanga, ibirenge byanjye ntibyigera bitsikira. Nirukankana abanzi banjye nkabacakira, simpindukira ntamaze kubatsemba. Ndabajanjagura ntibashobore kwegura umutwe, bakarambarara hasi imbere yanjye. Ku rugamba ni wowe umpa imbaraga, abandwanya ukampa kubatikiza. Utuma abanzi banjye bampunga, ababisha banjye nkabatsemba. Baratakamba ariko ntibagire n'umwe ubatabara, batakambira Uhoraho ariko ntabasubize. Ndabajanjagura bakamera nk'umukungugu utumurwa n'umuyaga, nkabamenesha nk'umenesha ibyondo yinjiranye mu nzu. Uhoraho, wangobotoye mu maboko y'ibyigomeke, wampaye kugenga amahanga, ubwoko ntazi iyo buturuka buza kumpakwaho, abanyamahanga baranyobotse, mvuga rimwe bakanyumvira. Abanyamahanga bacitse intege, basohotse mu bigo ntamenwa byabo bahinda umushyitsi. Uhoraho arakabaho! Nasingizwe we rutare runkingira. Imana Umukiza wanjye nihabwe ikuzo. Imana yanjye ni yo impōrera, ni yo ituma abanyamahanga banyoboka, yangobotoye mu maboko y'abanzi banjye. Uhoraho, ni wowe umpa gutsinda ababisha banjye, ni wowe unkiza abanyarugomo. Ni cyo gituma ngusingiza mu ruhame rw'amahanga, ni na cyo gituma nzakuririmba. Umwami wiyimikiye umuha gutsinda gukomeye, uwo wimikishije amavuta uhora umugirira neza, uwo ni Dawidi n'abazamukomokaho iteka ryose. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Ijuru ryerekana ikuzo ry'Imana, isanzure ry'ijuru rigaragaza ibyo yakoze. Amanywa abibwira andi manywa, ijoro ribimenyesha irindi joro, nta mvugo cyangwa amagambo bikoresha, nta jwi ryabyo ryumvikana. Nyamara icyo byerekana cyasakaye ku isi yose, ubutumwa bwabyo bwageze ku mpera zayo. Aho ngaho Imana yahabambiye izuba ihema, iyo rirashe warigereranya n'umukwe usohotse mu nzu ye, warigereranya n'intwari yakereye gusiganwa. Riva ku mpera y'ijuru rikagera ku yindi mpera yaryo, nta kintu ubushyuhe bwaryo butageraho. Amategeko y'Uhoraho ntagira amakemwa, akomeza umunyantegenke. Ibyo Uhoraho yategetse ni ibyo kwiringirwa, biha ubwenge utabufite. Inshingano Uhoraho atanga ziraboneye, zishimisha uzisohoza. Amabwiriza y'Uhoraho aratunganye, atuma umuntu ashishoza. Kubaha Uhoraho bituma umuntu abonera, bihoraho iteka ryose. Ibyemezo Uhoraho yafashe biciye mu kuri, byose biratunganye. Ibyo byose birusha agaciro izahabu, bikarusha izahabu nyinshi yatunganyijwe, biryohēra kurusha ubuki n'umushongi uva mu binyagu. Umugaragu wawe ibyo ni byo bimburira, kubikurikiza bimfitiye akamaro kenshi. Erega nta muntu ushobora kumenya amafuti ye! Ujye umbabarira ibyaha nkora ntabizi. Umugaragu wawe ujye undinda gukora ibyaha nkana, ubindinde bye kunyigarurira, bityo nzaba indakemwa ne kubarwaho igicumuro gikomeye. Uhoraho, ni wowe rutare runkingira, ni wowe mucunguzi wanjye, icyampa ibyo mvuga n'ibyo nibwira bikajya bikunogera. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Nugira amakuba Uhoraho ajye akugoboka, Imana ya Yakobo ubwayo izajye ikurinda. Ijye igutabara yibereye mu Ngoro yayo, igushyigikire iri i Siyoni. Ijye izirikana amaturo yawe yose, yemere n'ibitambo byawe bikongorwa n'umuriro. Kuruhuka. Ijye iguha ibyo wifuza, isohoze imigambi yawe yose. Ni bwo tuzarangurura twishimira ko watsinze, tuzunguze amabendera twogeza Imana yacu. Uhoraho najye aguha ibyo umusabye byose. Noneho menye ko Uhoraho arokora umwami yimikishije amavuta, yamugobotse yibereye mu ijuru mu Ngoro ye, amukorera ibikomeye amubashisha gutsinda. Bamwe biringira amagare y'intambara, abandi biringira amafarasi y'intambara, ariko twebwe twiringira Uhoraho Imana yacu. Abo bazatsindwa bashirire ku icumu, nyamara twebwe tuzashinga ibirindiro. Uhoraho, shoboza umwami gutsinda, umwami najye atugoboka nitumutabaza. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uhoraho, umwami yishimira imbaraga zawe, mbega ukuntu anezezwa n'uko umuha gutsinda! Wamuhaye icyo umutima we ushaka, ntiwigeze umwima icyo yagusabye. Kuruhuka. Koko wamusanganije imigisha, umutamiriza ikamba ry'izahabu. Yagusabye ubugingo urabumuha, umuha kurama iteka ryose. Afite ikuzo ryinshi kubera ko wamuhaye gutsinda, wamuhundajeho ubuhangange n'icyubahiro. Koko imigisha wamuhaye azayihorana iteka, watumye yishima kuko umuhora iruhande. Uhoraho, erega umwami agufitiye icyizere! Usumbabyose, kubera ineza yawe ntazigera ahungabana! Nawe mwami, abanzi bawe bose uzabafata mpiri, abakwanga ubacakire. Igihe uzatunguka uzabatwike nk'itanura, Uhoraho abatsembe kubera uburakari bwe bukaze, umuriro ukongora ubarimbure. Abana babo uzabatsemba ku isi, urubyaro rwabo urumare mu bantu. Koko bagambiriye kukurwanya, bacura inama mbi ariko ntibagira icyo bageraho. Ahubwo uzatamika imyambi ubarase, ubarase biruke baguhunge. Uhoraho, haguruka n'ingoga, reka tugusingize turirimbe ibigwi byawe. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Imparakazi yo mu museso.” Ni zaburi ya Dawidi. Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana? Ni kuki utantabara ntunite ku maganya yanjye? Mana yanjye, ku manywa ndagutabaza ntuntabare, na nijoro simpwema kugutakambira. Nyamara uri Umuziranenge uganje ku ngoma, Abisiraheli ntibahwema kugusingiza. Ba sogokuruza barakwiringiye, barakwiringiye urabarokora. Baragutakiye ubacira akanzu, barakwiringiye ntiwabahemukira. Abantu ntibakimbonamo umuntu, bampinduye nk'urunyo, bose baransuzugura bakansebya. Abambonye bose barankōba, barampema ndetse bakanzunguriza umutwe. Baravuga bati: “Yiringira Uhoraho ngaho namugoboke, umva ko Uhoraho amukunda ngaho namukize!” Koko ni wowe wanyikuriye mu nda ya mama, nkugirira icyizere kuva nkiri ku ibere. Kuva nkivuka ni wowe ungize, kuva nkiva mu nda ya mama wabaye Imana yanjye. Ntunjye kure kandi amakuba anyugarije, nta wundi mfite wo kuntabara. Abanzi barantangatanze bameze nk'amapfizi yica, bangose bafite imbaraga nk'iz'amapfizi y'i Bashani. Banshinyikiye amenyo, banshinyikiye nk'intare itontoma ishishimura umuhigo. Imbaraga ziragenda zinshiramo nk'umugezi ukama, ingingo zanjye zose zarekanye, nabaye nk'igishashara ndashonga numva. Imbaraga zanshizemo numagaye nk'urujyo, ururimi rwumiye mu rusenge rw'akanwa, none urandetse ngiye gupfa. Agatsiko k'abagizi ba nabi karangose, izo mbwa zantaye hagati. Bantoboye ibiganza n'ibirenge. Ndananutse ku buryo mbasha kubara amagufwa yanjye, abanzi barankanuriye bandebana agasuzuguro. Bigabanyije imyambaro yanjye, umwenda wanjye barawufindira. Ariko wowe Uhoraho, ntunjye kure, wowe umpa imbaraga banguka untabare. Unkize kwicwa n'inkota, unkize na za mbwa zinkubye. Banyasamiye nk'intare ubankize, bandakariye nk'imbogo ubankize. Koko rero warantabaye! Nzakuratira abavandimwe banjye, ngusingize mu ikoraniro ry'abayoboke bawe. Mwa bubaha Uhoraho mwe, nimumusingize! Mwa rubyaro rwa Yakobo mwese mwe, nimumuheshe ikuzo! Yemwe rubyaro rwa Isiraheli mwese mwe, nimumwubahe! Koko ntasuzugura umunyamibabaro, nta n'ubwo amurambirwa, ntiyigera amwirengagiza ngo areke kumwitaho, igihe cyose amutakambiye aramutabara. Uhoraho, ni wowe nzahesha ikuzo mu ikoraniro rinini ry'abayoboke bawe, mu ruhame rw'abakubaha nzaguhigura umuhigo nahize. Icyo gihe aboroheje bazarya bahage, abayoboke b'Uhoraho bazamusingiza. Nibarambe iteka ryose! Abantu bo mu bihugu byose bazazirikana Uhoraho bamugarukire, amahanga yose azamwikubita imbere amuramye. Koko Uhoraho ni Umwami, ni we ugenga amahanga yose. Ibikomerezwa byose byo ku isi bizamuramya, abantu bose uko bagenewe gupfa bazamupfukamira. Erega nta n'umwe ushobora kwikiza urupfu! Abo mu gihe kizaza bazamukorera, bazabwira abazabakomokaho ibyo Nyagasani yakoze. Abo na bo bazabwira abo bazabyara, bababwire ibitunganye Nyagasani yakoze. Zaburi ya Dawidi. Uhoraho ni umushumba wanjye, ntabwo nzagira icyo nkena. Ampa kuruhukira mu rwuri rutoshye, akanyuhira amazi y'urubogobogo. Ni we ungaruramo intege, ni indahemuka anyuza mu nzira nziza. Nubwo nanyura mu gikombe gicuze umwijima, nta kintu cyantera ubwoba. Kuko wowe Uhoraho, uba uri kumwe nanjye, uranyobora ukanandengera, ibyo ni byo bimpumuriza. Untegurira ibyokurya byiza, abanzi banjye bakabura uko bangenza. Unyakira iwawe nk'umushyitsi w'imena, ukanzimanira ukandabagiza. Koko ineza yawe n'imbabazi zawe bizambaho, bizambaho igihe cyose nkiriho, nanjye nzajya ngusengera mu Ngoro yawe, nzahagusengera igihe cyose nzaba nkiriho. Zaburi ya Dawidi. Isi n'ibiyuzuye byose ni iby'Uhoraho, abayituyeho bose na bo ni abe. Ni we wayishimangiye ku nyanja, yayiteretse ku mazi menshi. Ni nde uzemererwa kuzamuka umusozi w'Uhoraho? Ni nde uzemererwa guhagarara mu Ngoro ye nziranenge iwubatseho? Ni ufite ibikorwa bitagira amakemwa, akagira umutima uboneye, ntasenge ibigirwamana cyangwa ngo arahire ibinyoma. Uhoraho azamuhundazaho imigisha, Imana Umukiza we izamubara nk'intungane. Iyo ni yo myifatire y'abayiyoboka, abasenga Imana ya Yakobo ni ko bagenza. Kuruhuka. Nimukingure amarembo muyarangaze, inzugi zabayeho kuva kera muzikingure, Umwami nyir'ikuzo abone uko yinjira. “Mbese uwo Mwami nyir'ikuzo ni nde?” Ni Uhoraho nyir'imbaraga n'ubutwari, ni Uhoraho intwari itsinda ku rugamba. Nimukingure amarembo muyarangaze, inzugi zabayeho kuva kera muzikingure, Umwami nyir'ikuzo abone uko yinjira. “Ariko se uwo Mwami nyir'ikuzo ni nde?” Uwo Mwami nyir'ikuzo ni Uhoraho Nyiringabo. Kuruhuka. Zaburi ya Dawidi. Uhoraho, ni wowe ndangamiye, Mana yanjye, ni wowe nizeye ntuntamaze, ntureke abanzi banjye banyivuga hejuru. Koko abakwiringira bose ntuzabatamaza, ahubwo abahemu abe ari bo uzatamaza. Uhoraho, nyereka ibyo ushaka ko nkora, unyigishe uko nkwiye kugenza. Unyobore unyigishe guca mu kuri kwawe, koko ni wowe Imana Umukiza wanjye, ni wowe niringira iteka ryose. Uhoraho, ujye ungirira impuhwe n'urukundo, koko urabihorana iteka ryose. Wirengagize ibyaha nakoze nkiri muto n'amafuti nagize, ahubwo Uhoraho, ujye unyitaho kubera ineza yawe. Uhoraho agira neza kandi ni intungane, atoza abanyabyaha gukora ibyo ashaka. Abicisha bugufi abayobora inzira itunganye, abigisha gukora ibyo ashaka. Ku bazirikana Isezerano ry'Uhoraho n'ibyo yategetse, inzira zose abayobora zirangwa n'urukundo n'ukuri. Uhoraho, ni wowe Mana, umbabarire igicumuro cyanjye nubwo gikomeye. Ese umuntu wubaha Uhoraho yamugirira ate? Uhoraho amwigisha guhitamo imigenzereze ikwiye. Uwo muntu azagira ishya n'ihirwe, urubyaro rwe ruzaragwa igihugu. Amabanga y'Uhoraho ayahishurira abamwubaha, ibyo yabasezeranyije ni byo abibutsa. Mpora mpanze amaso Uhoraho, koko iyo nguye mu mutego awunkuramo. Uhoraho, unyiteho ungirire impuhwe, unyiteho kuko ndi nyakamwe n'umunyamibabaro. Umutima wanjye wuzuye ishavu, unkure mu makuba ndimo. Itegereze umubabaro wanjye n'umuruho wanjye, ubyitegereze umbabarire ibyaha byanjye byose. Irebere ukuntu abanzi banjye ari benshi, urebe ukuntu banyanga urunuka. Undinde kandi unkize, undinde ne kumwara kuko nguhungiyeho. Uri intungane n'umunyamurava, undinde kuko ari wowe niringira. Mana, ucungure Abisiraheli, ubakize amakuba yabo yose. Zaburi ya Dawidi. Uhoraho, ndenganura kuko ndi umwere, Uhoraho, nkwiringira ntajijinganya. Uhoraho, ngenzura ungerageze rwose, usuzume ibyo nifuza n'ibyo nibwira. Nzi ko uhora ungirira imbabazi, mu mibereho yanjye nkurikiza ukuri kwawe. Singendana n'abantu b'imburamumaro, singirana ubucuti n'indyarya. Agatsiko k'abagizi ba nabi nkagendera kure, abagome singendana na bo. Uhoraho, nzakaraba intoki ngaragaza ko ndi umwere, mbone kuzenguruka urutambiro rwawe. Erega nkugaragariza ishimwe ryawe, ngatangariza abantu ibitangaza wakoze! Uhoraho, nkunda Ingoro yawe ubamo, ni yo nzu ikuzo ryawe rigaragariramo. Ntumpanane n'abanyabyaha, ntunantsembane n'abicanyi. Abo ni abantu bahora bacura inama mbi, bakereye kwakira ruswa. Jyeweho nzakomeza kuba umwere, ungirire impuhwe uncungure. Nzahora ndi intungane, sinzahwema gusingiza Uhoraho mu makoraniro y'abe. Zaburi ya Dawidi. Uhoraho ni we umurikira akankiza, sinzagira uwo ntinya. Uhoraho ni ubuhungiro bwanjye, nta wantera ubwoba. Iyo abagome banteye bashaka kunyica, abo bagome ari bo banzi banjye bararimbuka, abo babisha bagashiraho. Nubwo igitero cyangota, sinagira icyo ntinya. Nubwo urugamba rwanyibasira, nakomeza kwiringira Imana. Uhoraho musaba ikintu kimwe gusa, ni cyo cyonyine nifuza: ni uguhora mu Ngoro ye musenga igihe cyose nkiriho, nkibonera ukuntu Uhoraho agira neza, ngategerereza ubushake bwe mu Ngoro ye. Azahandindira mu gihe cy'amakuba, mu Ngoro ye ni ho azampisha, azambera urutare runkingira. Abanzi bampagurukiye nzabakina ku mubyimba. Nzavugiriza Uhoraho impundu mu Ngoro ye, nzamuririmbira indirimbo zo kumusingiza. Uhoraho, ndakwinginze ntega amatwi, ungirire impuhwe maze untabare. Nzirikana ibyo wavuze uti: “Nimuntakambire”, Uhoraho, dore ndagutakambira. Umugaragu wawe ntunyirengagize, ntunshushubikanye undakariye. Mana Mukiza wanjye, ntunsige ntuntererane. Nubwo data na mama bantererana, wowe Uhoraho wanyitaho. Uhoraho, unyereke uko nkwiye kugenza, uncishe mu nzira itarimo akaga kuko hari abandwanya. Ntungabize ababisha banjye ngo bankoze icyo bashaka. Erega abanshinja ibinyoma barampagurukiye, bagambiriye kunzanaho iterabwoba! Nubwo bimeze bityo niringiye ko nzabona ubwiza bw'Uhoraho, nzabubona igihe cyose nzaba nkiriho. Wiringire Uhoraho, ukomere uhumure, koko ujye uhora wiringiye Uhoraho. Zaburi ya Dawidi. Uhoraho Rutare runkingira, ni wowe ntakambira ntiwice amatwi, koko nutantabara ndamera nk'upfuye. Ujye unyumva igihe cyose ngutakambiye, igihe ngutegeye amaboko, nyerekeje Icyumba cyawe kizira inenge cyane. Ntumpanane n'abagome n'inkozi z'ibibi, babwiza bagenzi babo akarimi keza, nyamara ubugome bubashengura umutima. Ubahembe ibikwiye ibyo bakoze, ubahembe ibikwiranye n'ibibi byabo. Ubiture inabi bagize, ibyo bakoze bibagaruke. Ntibita ku bikorwa by'Uhoraho, nta n'ubwo bita ku byo yaremye, ni cyo gituma azabarimbura akabatsemba. Uhoraho nasingizwe, koko yumvise ugutakamba kwanjye. Uhoraho ni umunyambaraga nisunze, ambera ingabo inkingira, mwiringira mbikuye ku mutima, arantabara nkabyishimira cyane, nanjye muririmbira musingiza. Uhoraho ni umunyambaraga abantu be bisunga, ni we buhungiro akirizamo umwami yimikishije amavuta. Uhoraho, kiza ubwoko bwawe, ubwo wagize umwihariko wawe ubuhe umugisha, ububere umushumba ujye ubukenura iteka ryose. Zaburi ya Dawidi. Mwa bana b'Imana mwe, nimwogeze Uhoraho, nimwogeze Uhoraho kubera ikuzo n'ububasha afite. Nimwogeze Uhoraho kubera ikuzo afite, nimumwikubite imbere mumuramye kubera ko ari umuziranenge. Uhoraho arangururiye hejuru y'inyanja, Imana nyir'ikuzo iranguruye ijwi nk'iry'inkuba ihinda, koko Uhoraho arangururiye hejuru y'inyanja ngari. Uhoraho aravuga aranguruye, ijwi rye riranga icyubahiro cye. Uhoraho aravuga ibiti by'inganzamarumbu bigasatagurika, aravuga amasederi y'inganzamarumbu yo muri Libani akavunagurika. Ibisi bya Libani byikinagura nk'inyana z'imitavu, umusozi wa Herumoni ukikinagura nk'icyana cy'imbogo. Uhoraho aravuga imirabyo ikarabya, ijwi rye rigatigisa ubutayu, ubutayu bwa Kadeshi bugatingita. Uhoraho aravuga impara zikaramburura, amashyamba na yo agahinduka inkokore. Mu Ngoro ye bose ni ko kurangurura bati: “Uhoraho nahabwe ikuzo.” Uhoraho agenga inyanja, Uhoraho ni Umwami uganje iteka ryose. Uhoraho nahe ubwoko bwe imbaraga, Uhoraho nabuhe umugisha bugire amahoro. Indirimbo yaririmbwe bataha Ingoro y'Imana. Ni zaburi ya Dawidi. Uhoraho, ndagusingiza kuko wanzahūye, ntiwatumye abanzi banjye banyishima hejuru. Uhoraho Mana yanjye, naragutabaje, naragutabaje unkiza indwara. Uhoraho, wamvanye ikuzimu, nari ngiye gupfa urampembura. Mwa ndahemuka z'Uhoraho mwe, nimumuririmbire, nimumusingize kuko ari umuziranenge. Uburakari bwe ni ubw'akanya gato, naho ineza ye ihoraho iteka ryose. Umuntu ashobora gukesha ijoro arira, naho igitondo cyatangaza akavuza impundu. Numvise ntunganiwe ndibwira nti: “Ntakizigera kimpungabanya.” Uhoraho, wangiriye neza, wanshyize aho umubisha atamenera, ariko unyihishe mpagarika umutima. Uhoraho, ni wowe ntakira, Nyagasani, ni wowe ntakambira. Mbese mpfuye byakumarira iki? Ese ngiye ikuzimu wakunguka iki? Mbese umuntu warengejweho igitaka yakongera kugusingiza? Ese yakongera kwamamaza umurava wawe? Uhoraho, ntega amatwi ungirire impuhwe, Uhoraho, ngwino untabare. Umuborogo wanjye wawuhinduye imbyino y'ibyishimo, watumye niyambura imyambaro igaragaza umubabaro, utuma nambara igaragaza ibyishimo. Bityo nzahora nkuririmba mbikuye ku mutima. Uhoraho Mana yanjye, nzagushimira ubuziraherezo. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uhoraho, ni wowe mpungiraho, ntugatume nigera nkorwa n'ikimwaro, unkize ushingiye ku butungane bwawe. Ntega amatwi utebuke undengere, umbere urutare runkingira, umbere n'ubuhungiro ntamenwa, unkize. Koko umbereye urutare n'ubuhungiro ntamenwa, girira izina ryawe unjye imbere unyobore. Uzategura umutego banteze, koko uri ubuhungiro bwanjye. Uhoraho Mana y'ukuri, nishyize mu maboko yawe, koko ni wowe uzancungura. Nanga abayoboka ibigirwamana, Uhoraho, ni wowe niringira, nzajya nezerwa nishimire ubuntu ungirira, koko wabonye imibabaro yanjye, umenya intimba inshengura umutima. Ntiwampanye mu maboko y'umwanzi, watumye nshinga ibirenge ndishyira ndizana. Uhoraho, ngirira impuhwe kuko ndi mu kaga, kubera agahinda mu maso hanjye harasuherewe, umubiri wanjye n'umutima wanjye na byo byarashegeshwe. Koko imibereho yanjye ni imiruho misa, amaganya anshajishije imburagihe, nzahajwe n'ibicumuro nakoze, ingingo zanjye na zo zirarekanye. Abanzi banjye batuma ntukwa, abaturanyi banjye na bo bakandushiriza. Abasanzwe banzi barantinya, abo duhuye bakanyitaza. Nibagiranye nk'uwapfuye, meze nk'igikoresho kitagifite umumaro. Numva abantu benshi bamvuga nabi, hirya no hino bakanshyiraho iterabwoba. Bishyira hamwe bakandwanya, barangambanira ngo banyice. Ariko Uhoraho, ni wowe niringira, ndavuga nti: “Uri Imana yanjye!” Ibizambaho ni wowe ubigenga, ngaho nkiza abanzi n'abantoteza. Umugaragu wawe undebane impuhwe, unkize kubera imbabazi zawe. Uhoraho, ninkwambaza ntuntamaze, abagome abe ari bo bamwara, bapfe bashyirwe ikuzimu. Abo babeshyi ubacecekeshe, ubacecekeshe kuko basebya intungane, bayirataho bakayituka ndetse bakayisuzugura. Mbega ukuntu ubuntu ugira ari bwinshi! Ubugenera abakubaha, abaguhungiraho mu ruhame rwa rubanda. Ubahozaho ijisho ukabarinda, ubarinda ubutiriganya bw'abantu, ubahungisha ababavuga nabi. Uhoraho nasingizwe, nasingizwe kuko yangiriye ubuntu akandinda, ineza yangiriye imbera nk'umujyi ntamenwa. Nari narihebye ndavuga nti: “Uhoraho ntakinyitaho!” Nyamara Uhoraho, ubwo nagutakiraga, naragutakambiye urangoboka. Mwa ndahemuka z'Uhoraho mwe, nimumukunde mwese! Erega Uhoraho yita ku ntore ze, naho abirasi bo akabahana yihanukiriye! Mwa biringira Uhoraho mwese mwe, nimukomere kandi muhumure. Igisigo gihanitse cya Dawidi. Hahirwa umuntu Imana yababariye ibicumuro, ikamuhanaguraho ibyaha bye. Hahirwa umuntu Uhoraho atabaraho ubugome, ntagire uburiganya muri we. Iyo ntemeraga icyaha nakoze nacikaga intege, nirirwaga nganya bukira. Uhoraho, ijoro n'amanywa numvaga umbangamiye, imbaraga zanshiragamo nkaraba nk'uruyuzi rwo mu cyi. Kuruhuka. Naravuze nti: “Reka ibicumuro byanjye mbibwire Uhoraho.” Uhoraho, nakweruriye icyaha nakoze, sinaguhishe amafuti yanjye. None nawe wampanaguyeho icyaha nakoze. Kuruhuka. Abayoboke bawe bose nibajye bagutakambira mu gihe gikwiye, akaga kameze nk'amazi ahurura ntikazabageraho. Uhoraho, uri ubwihisho bwanjye undinda amakuba yose, nzakuririmba kuko wangobotse ukankiza. Kuruhuka. Uhoraho ati: “Nzakwigisha nkwereke inzira ukwiye kunyura, nzakugira inama nkwiteho. Ntukagire ubwenge buke nk'ifarasi n'inyumbu, zumvira ari uko zihaswe n'imikoba iziritse ku twuma two mu minwa yazo.” Abagome bagondamirwa n'amagorwa menshi, ariko abiringira Uhoraho abahundazaho imbabazi ze. Mwa ntungane mwe, nimwishime munezererwe Uhoraho! Mwa bafite umutima uboneye mwese mwe, nimuvuze impundu. Mwa ntungane mwe, nimuvugirize Uhoraho impundu. Koko birakwiye ko abafite umutima uboneye bamusingiza! Nimuhimbaze Uhoraho mucuranga inanga nyamuduri, nimumuririmbe mucuranga inanga y'indoha y'imirya icumi. Nimumuririmbire indirimbo nshya, murangurure mucurangane ubuhanga buhanitse. Ibyo Uhoraho avuga biraboneye, ibyo akora byose ni ibyo kwizerwa. Uhoraho akunda ubutungane n'ubutabera, ineza ye yuzuye isi yose. Uhoraho yavuze ijambo ijuru ribaho, yahumetse umwuka inyenyeri zikwira ijuru. Yagomeye amazi ahinduka inyanja, inyanja ziba ibigega by'amazi maremare. Abantu bose nibatinye Uhoraho, abatuye isi bose nibamwubahe. Koko yaravuze isi iraremwa, ategetse ibintu byose bibaho. Uhoraho apfubya imigambi mibi y'amahanga, ibyo abayatuye bagambiriye abiburizamo. Ariko imigambi y'Uhoraho ntivuguruzwa, ibyo agambiriye bihoraho uko ibihe bihaye ibindi. Hahirwa ubwoko bufite Uhoraho ho Imana, hahirwa Abisiraheli kuko yabitoranyirije. Uhoraho yitegereza ari mu ijuru, aritegereza akabona bene muntu bose, aho ari aganje aritegereza, aritegereza akabona abatuye isi bose. Bose ni we wabaje imitima yabo, yita ku bikorwa byabo byose. Ingabo nyinshi si zo zituma umwami atsinda intambara, imbaraga nyinshi si zo zituma intwari icika ku icumu. Kwiringira amafarasi y'intambara nta cyo bimaze, imbaraga zayo nyinshi si zo zirokora umuntu. Nyamara Uhoraho yita ku bamwubaha, yita ku biringira imbabazi ze, abakiza urupfu, mu nzara atuma baramuka. Twebwe twiringira Uhoraho, ni we udutabara akatubera ingabo idukingira. Ni we udutera kwishima, turamwizera kuko ari umuziranenge. Uhoraho, ujye utugirira imbabazi, koko ni wowe twiringira. Zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe yisarishaga imbere y'Umwami Abimeleki, maze Abimeleki aramwirukana Dawidi arigendera. Nzasingiza Uhoraho ubutitsa, nzamuhimbaza ubudahwema. Nzirata ibyo Uhoraho yakoze, abicisha bugufi nibanyumva bishime. Nimucyo duheshe Uhoraho ikuzo, twese hamwe dufatanye kumuhimbaza. Natakambiye Uhoraho aranyumva, ankiza ibyo natinyaga byose. Abamurangamira barabagirana mu maso, ntabatamaza ngo bamanjirwe. Jye nagize ibyago ntakambira Uhoraho aranyumva, yankijije amakuba yanjye yose. Umumarayika w'Uhoraho ashinga ibirindiro, abishinga ahazengurutse abubaha Uhoraho akabakiza. Nimusogongere mwumve uko Uhoraho agira neza, hahirwa umuntu umuhungiraho. Mwa biyeguriye Uhoraho mwe, nimumwubahe, koko abamwubaha ntibagira icyo babura. Intare zishobora gusonza zikabura ibyo zirya, nyamara abatakambira Uhoraho nta cyo babura. Mwa bana mwe, nimwigire hino mwumve, mbigishe uko mukwiye kubaha Uhoraho. Yewe muntu ushaka ubugingo, ukifuza kurama ugatunga ugatunganirwa, ufate ururimi rwawe we kuvuga ibibi, ufunge n'umunwa wawe we kubeshya. Zibukira ibibi ukore ibyiza, ushakashake amahoro uyaharanire. Uhoraho ahoza ijisho ku ntungane, atega amatwi akumva icyo zisaba. Uhoraho arwanya inkozi z'ibibi, arazitsemba zikibagirana burundu. Nyamara abatakambira Uhoraho arabumva, abakiza amakuba yabo yose. Uhoraho agoboka abafite intimba ku mutima, ahoza abashenguwe n'agahinda. Intungane yibasirwa n'ibyago byinshi, ariko Uhoraho abiyikiza byose. Akomeza ingingo z'umubiri wayo, nta gufwa ryayo na rimwe rivunika. Umugome azapfa azize ubugome bwe, abanga intungane bazacirwaho iteka. Uhoraho acungura abagaragu be, abamuhungiraho bose ntazabaciraho iteka. Zaburi ya Dawidi. Uhoraho, mburanira n'abamburanya, urwanye abandwanya. Fata ingabo nini n'into, uhaguruke untabare. Karaga icumu ukumire igitero kinyirukanye, umpumurize uti: “Ndagukiza.” Abahagurukiye kunyica nibamware bakorwe n'isoni, abangambanira bakimirane bafite ipfunwe. Uhoraho, batumure nk'umurama utumurwa n'umuyaga, umumarayika wawe abirukankane, inzira yabo ibe icuraburindi kandi inyerere, umumarayika wawe abakurikirane abahashye. Banteze umutego nta mpamvu, bantega urwobo bampora ubusa. Icyago cya kirimbuzi kibagwe gitumo, umutego banteze ubashibukane, bashirire mu rwobo bancukuriye. Ubwo ni bwo nzanezerwa cyane, nishimire ko Uhoraho yankijije. Nzabwira Uhoraho mbikuye ku mutima nti: “Nta wuhwanye nawe! Abanyamibabaro ubakiza ababarusha amaboko, abanyamibabaro n'abakene ubakiza ababarya imitsi.” Abanshinja ibinyoma barampagurukiye, banshinje ibyo ntigeze nkora. Nabagiriye neza banyitura inabi, none ndi mu bwigunge nk'incike. Nyamara iyo bo babaga barwaye, nambaraga umwambaro ugaragaza akababaro, nicishaga bugufi nkigomwa kurya, nkabasabira nubitse umutwe. Nakubitaga hirya no hino, nkamera nk'urwaje incuti cyangwa umuvandimwe, nubikaga umutwe nkarira nkaho ari mama wapfuye. Ariko iyo ngize ibyago baraterana bakishima, bankoraniraho ntabizi bakangirira nabi, biha kunsebya ubutitsa. Barankwena nk'abasekēra igicumba, barampekenyera amenyo. Nyagasani, uzandebēra ugeze ryari? Dore banyasamiye nk'intare, umvane mu menyo ya rubamba. Nzagushimira mu ikoraniro rinini ry'abayoboke bawe, ngusingize mu ruhame rw'imbaga nyamwinshi. Abanyanga nta mpamvu ntibakanyishime hejuru, abanyangira ubusa ntibakandyanirane inzara. Nta jambo ry'amahoro bavuga, bahimba ibinyoma bakabeshyera abanyamahoro batuye igihugu. Banshinyikira amenyo bavuga bati: “Yee! Yee! Yee! Twarakwiboneye!” Ariko Uhoraho, uzi uko byagenze ntubyihorere, Nyagasani, ntuntererane! Nyagasani Mana yanjye undenganure, uhaguruke umburanire. Uhoraho Mana yanjye, undenganure kuko uri intungane, abanzi banjye be kunkina ku mubyimba. Be kwirya icyara bati: “E! E! E! Tugeze ku cyo twashakaga, dore tumunyujije mu ryoya!” Abishimira ko nagize ibyago bose nibamware bakorwe n'isoni, abishyira hejuru bakanshungēra bagire ipfunwe bamware. Ariko abishimira ko narenganuwe nibavuze impundu banezerwe, nibahore bavuga bati: “Uhoraho nakuzwe, we wishimira ko umugaragu we agira amahoro.” Nanjye nzajya ntangaza ubutungane bwawe, njye ngusingiza umunsi wire. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi, umugaragu w'Uhoraho. Nimwumve iri jambo: umutima w'umugome wuzuye ibicumuro, ntiyigera atinya Imana. Ni umuntu wiyemera cyane, ntazirikana ibyaha bye ngo abizinukwe. Amagambo avuga yuzuye ubugome n'ibinyoma, ubwenge bwo gukora ibyiza yabuteye umugongo. Imigambi y'ubugome ayicura nijoro, yiyemeza gukora ibidatunganye ntareke gukora ibibi. Nyamara wowe Uhoraho, ineza ugira isesuye ijuru, umurava wawe ugera ku bicu. Ubutungane bwawe buhanitse nk'imisozi miremire, ubutabera bwawe busendereye nk'inyanja ngari. Uhoraho, wita ku bantu no ku nyamaswa. Mana, mbega ukuntu ineza ugira ihebuje! Abantu baguhungiraho urababundikira ukabarinda. Urabazimanira ukabahundazaho ibyiza byawe, ubagirira ubuntu busendereye nk'uruzi. Koko ni wowe sōko y'ubugingo, uri n'urumuri rutumurikira. Ujye ugirira neza abakumenye, abafite umutima uboneye ubagaragarize ko uri intungane. Ntugakundire abirasi kungirira nabi, abagome ntukabakundire kuntera guhunga. Dore inkozi z'ibibi zaratsinzwe, zaraguye ntizongera kubyutsa umutwe. Zaburi ya Dawidi. Ntugahagarikwe umutima n'ibyo abagome bakora, ntukagirire ishyari inkozi z'ibibi. Bazashiraho vuba nk'ibyatsi birabye, bapfe nk'ibimera byumye. Jya wizera Uhoraho ukore ibikwiye, uzaramba mu gihugu ukigiriremo amahoro. Ujye wishimira Uhoraho, na we azaguha ibyo wifuza. Ujye wiyegurira Uhoraho, umwizere na we azagutabara. Ubutungane bwawe buzamurika nk'izuba rirashe, ubutabera bwawe buboneke nk'izuba ryo ku manywa y'ihangu. Jya uturiza imbere y'Uhoraho, umutegereze wihanganye. Ntugahagarikwe umutima n'uko abagome bahiriwe, ntugahagarikwe umutima n'abasohoza imigambi yabo mibi. Reka kugira umujinya wirinde kurakara, ntugahagarike umutima byagutera gukora ibibi. Koko abagome bazarimbuka, naho abiringira Uhoraho bazaragwa igihugu. Hasigaye igihe gito abagome bagashiraho, uzabashakira aho bahoze we kubabona. Ariko abicisha bugufi bazaragwa igihugu, bazacyishimiremo bagire amahoro asesuye. Abagome bagambanira intungane, bazihekenyera amenyo, nyamara Nyagasani arabasekēra, azi ko iherezo ryabo ryegereje. Abagome bakura inkota bagafora n'imiheto, bashaka kwica abanyamibabaro n'abakene, bashaka no gusogota abafite imigenzereze iboneye. Nyamara inkota zabo ni bo zizica, imiheto yabo ivunagurike. Ibike intungane itunze bigira agaciro, biruta ubukungu bwinshi bw'abagome. Ububasha bw'abagome Uhoraho azabushegesha, naho intungane azazishyigikira. Uhoraho yita ku ndakemwa igihe cyose, umunani azigenera uzahoraho iteka ryose. Mu bihe bikomeye ibyago ntibizazigeraho, inzara nitera zizahorana ibizihagije. Nyamara abagome bazarimbuka, abanzi b'Uhoraho bazashira nk'uburabyo bwo mu gasozi, bazashira bayoyoke nk'umwotsi. Umugome araguza ntiyishyure, naho intungane igira ubuntu igatanga. Abo Uhoraho aha umugisha bazaragwa igihugu, naho abo avuma bazarimbuka. Uhoraho ni we ukomeza abantu akabayobora, imigenzereze yabo arayīshīmira. Nubwo basitara ntibazagwa, koko Uhoraho arabaramira. Dore ndashaje, ariko kuva ndi muto sindabona Imana itererana umuntu w'intungane, sindabona n'umwana we asabiriza ibyokurya. Ahubwo bene uwo muntu ahora agira ubuntu akaguriza abandi, abana be bagira umugisha. Reka gukora ibibi ukore ibyiza, bityo uzahabwa aho uba iteka ryose. Koko Uhoraho akunda ubutabera, indahemuka ze ntazitererana burundu, arazirinda. Nyamara urubyaro rw'abagome rwo ruzarimbuka. Intungane zizaragwa igihugu, zizakibamo ubuziraherezo. Umuntu w'intungane avugana ubwenge, amagambo ye ni ay'ubutabera. Amategeko y'Imana ye ayahoza ku mutima, ntabwo yigera ayateshuka. Umugome agenza intungane, ayigenza ashaka kuyica, Uhoraho ntayirekera mu maboko y'umugome. Nishyirwa mu rubanza Uhoraho azayirenganura. Ujye wiringira Uhoraho ukurikize amabwiriza ye, azaguha icyubahiro akurage igihugu, abagome barimbuke ubireba. Nabonye umugome wategekeshaga igitugu, arasagamba amera nk'igiti cya cyimeza gitoshye, ariko nongeye kuhanyura sinamubona, ndamushakashaka ndamubura. Ujye witegereza umuntu w'indakemwa, urebe umuntu w'intungane, bene abo banyamahoro bisazira neza. Ariko abanyabyaha bose bazarimbuka, abagome ntibazisazira. Uhoraho ni we ukiza intungane, mu gihe cy'amakuba azibera ubuhungiro. Uhoraho arazitabara akazikiza, azikiza abagome akazirokora, arazirokora kubera ko zimuhungiraho. Zaburi ya Dawidi, yahimbiwe kuba urwibutso. Uhoraho, nubwo undakariye ntuncireho iteka, umujinya ntugutere kumpana wihanukiriye. Dore imyambi y'amakuba wandashe yarampinguranyije, ukuboko kwawe kwarantembagaje. Kubera umujinya wawe mu mubiri wanjye nta hazima, kubera ibyaha byanjye ndababara mu ngingo. Koko ibicumuro byanjye bimaze kundenga, bindemereye nk'umutwaro munini ukabije. Ndwaye ibisebe bininda amashyira bikanuka, ubwo burwayi nabutewe n'ubucucu bwanjye. Ncitse intege ndacogoye bikomeye, niriranwa ishavu umunsi ukira. Ndahinda umuriro nacitse umugongo, mu mubiri wanjye wose nta hazima. Imbaraga zinshizemo ndazahaye cyane, ndaniha kubera ko nshenguka umutima. Nyagasani, ibyo nifuza urabizi byose, ntuyobewe uko mpora nsuhuza umutima. Umutima wanjye uradiha cyane, imbaraga zinshizemo, amaso yanjye yahwereye. Incuti zanjye na bagenzi banjye bahunze ibisebe byanjye, bene wacu na bo bampaye akato. Abashaka kumpitana banteze imitego, abanshakira ibyago barangambanira, birirwa bashaka amayeri yo kubigeraho. Nyamara jye nigira nk'igipfamatwi singire icyo numva, nigira nk'ikiragi singire icyo mvuga. Meze nk'umuntu utagira icyo yumva, meze nk'umuntu utagira icyo asubiza abandi. Uhoraho, ni wowe niringiye, Nyagasani Mana yanjye, ni wowe uzantabara. Koko naragusabye nti: “Abanzi banjye ntibakanyishime hejuru, ntukareke ndunduka ngo bankine ku mubyimba.” Dore ndenda kurunduka, mpora mfite uburibwe. Koko ndemera ko nacumuye, ibyaha byanjye bimpoza ku nkeke. Nyamara abanzi banjye bo ni abanyambaraga b'inziramuze, abanyanga bampora ubusa ni benshi cyane. Ineza nabagiriye bayinyitura inabi, baransebya bampora ko nihatira gukora ibyiza. Uhoraho, ntuntererane, Mana yanjye, ntumbe kure. Nyagasani Mukiza wanjye, tebuka untabare. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Yedutuni na Dawidi. Naribwiye nti: “Mu migenzereze yanjye nzirinda gucumura, nzirinda gucumura no mu byo mvuga, nzajya mfata ururimi rwanjye igihe cyose ndi kumwe n'abagome.” Nabaye nk'ikiragi ndicecekera sinagira icyo mvuga, ibyo nta cyo byamariye narushijeho kubabara. Ishavu ryanshenguye umutima, naniha nkarushaho kuribwa, bigeze aho ndavuga nti: “Uhoraho, mbwira igihe nzapfira, umbwire iminsi nshigaje kubaho, bityo menye ko ubuzima bwanjye ari bugufi. Iminsi yo kubaho kwanjye warayitubije ingana urwara, kurama kwanjye ni ubusa imbere yawe. Umuntu wese ni ubusa nubwo mubona agenda. Kuruhuka. Ni koko umuntu ahita nk'igicucu. Akora hirya agakora hino ariko byose ni ubusa, yirundanyaho ubukungu ariko atazi uzabusigarana. “None se Nyagasani, ubwo ari uko bimeze nizeye iki? Ni wowe wenyine niringira. Umbabarire ibicumuro byanjye byose, ntiwemere ko abantu b'ibicucu bangira urw'amenyo. Ndicecekeye nta cyo nongera kuvuga, koko ni wowe wanteye kumera gutya. Wikomeza kumpana, inkoni zawe zirandembeje! Ucyaha umuntu ukamuhana umuziza ibicumuro bye, ibyo akunda cyane ubitsemba nk'uko inyenzi zitsemba imyenda. Koko rero umuntu wese ni ubusa! Kuruhuka. “Uhoraho, umva ugusenga kwanjye, tega amatwi wumve ugutakamba kwanjye, we kwirengagiza amarira yanjye. Erega kuri wowe ndi umushyitsi gusa, ndi umugenzi nka ba sogokuruza! “Noneho mpa agahenge nongere nishime, nishime ntaritārura ngo mve ku isi.” Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Nategereje Uhoraho ndihangana, yanteze amatwi yumva ugutakamba kwanjye. Yankuye mu rwobo ruteye ubwoba rwuzuye ibyondo by'isayo, ampagarika ku rutare arankomeza. Yampaye kuririmba indirimbo nshya yo gusingiza Imana yacu, benshi babibonye bubaha Uhoraho baramwizera. Hahirwa umuntu wizera Uhoraho, ntiyishinge abirasi, ntiyishinge n'abanyabinyoma. Uhoraho Mana yanjye, ntawe uhwanye nawe! Mbega ibitangaza wakoze! Mbega imigambi myiza udufitiye! Ngerageje kubirondora nkabivuga sinabishobora ni byinshi! Ibitambo n'amaturo si byo bigushimisha, ibitambo bikongorwa n'umuriro n'ibyo guhongerera ibyaha si byo ushaka, ariko amatwi yanjye warayazibuye ibyo ndabisobanukirwa. Nuko ndavuga nti: “Dore ndaje, ndaje nk'uko byanditswe kuri jye mu muzingo w'igitabo cy'Amategeko.” Mana yanjye, icyo nifuza ni ugukora ibyo ushaka, Amategeko yawe yancengeyemo. Ndamamaza ubutungane bwawe mu ikoraniro rinini ry'abayoboke bawe, Uhoraho, urabizi sinzigera mbiceceka! Ubutungane bwawe sinabugize ibanga, umurava wawe n'agakiza kawe sinaretse kubivuga, imbabazi zawe n'ukuri kwawe nabitangarije ikoraniro rinini. Uhoraho, ntuzanyime impuhwe zawe, uzandindishe imbabazi zawe n'ukuri kwawe ubutitsa. Ibyago bitabarika bingose impande zose, ibicumuro byanjye birankurikiranye, birankurikiranye ku buryo ari byo ntekereza byonyine, biruta ubwinshi umusatsi wanjye byankuye umutima. Uhoraho, nubishaka unkize! Uhoraho, tebuka untabare! Abashaka kungomwa ubugingo bose nibamware bakorwe n'isoni. Abanyifuriza ibyago nibasubire inyuma basuzugurwe. Abambwira bati: “Awa awa!” Nibamware, nibamware babure icyo bavuga. Naho abayoboke bawe bose nibakwishimire bisesuye. Abishimira ko uri Umukiza wabo bajye bavuga bati: “Uhoraho nakuzwe!” Naho jyewe ndi umunyamibabaro n'umukene, nyamara Nyagasani anyitaho. Mana yanjye, ni wowe untabara ukandengera, tebuka ungoboke! Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Hahirwa umuntu wita ku banyantegenke! Umunsi yagize ibyago Uhoraho azamugoboka. Uhoraho azamurinda amubesheho, azamugira umunyehirwe ku isi, ntazamugabiza abanzi ngo bamugire uko bashaka. Narembera ku buriri bwe Uhoraho azamurwaza, azamukiza amubyutse ku buriri. Jyewe naravuze nti: “Uhoraho, koko nagucumuyeho, ungirire imbabazi unkize indwara.” Abanzi banjye bamvuga nabi bagira bati: “Ariko azapfa ryari ngo yibagirane?” Iyo hagize umuntu uza kunsūra, aba azanywe no kunshinyagurira, ashakisha ibibi ari bumvugeho, yatirimuka aho akabikwiza hose. Abanyanga bose bishyira hamwe, bantaramiraho bahwihwisa bati: “Indwara arwaye ni simusiga, ntateze kweguka!” Ndetse n'uwari incuti yanjye magara, uwo niringiraga nkamutumira ngo dusangire, na we yarampindutse. Uhoraho, wowe mbabarira unkize iyi ndwara, uyinkize mbone uko nihimura abanzi banjye. Dore ikinyemeza ko nakunyuze: ni uko abanzi banjye batakinkina ku mubyimba. Nanjye warankomeje ngira amagara mazima, wampaye kubaho nzahora imbere yawe. Uhoraho Imana ya Isiraheli nasingizwe, nasingizwe kuva ubu kugeza iteka ryose. Amina! Amina! Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni igisigo gihanitse cy'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra. Nk'uko imparakazi igira inyota igashaka amazi, Mana, ni ko nanjye nkugirira inyota nkagushaka. Mfite inyota yo gushaka Imana, Imana ihoraho, mbese nzatahuka ryari ngo njye kwiyambariza Imana? Mpora ndira amanywa n'ijoro, amarira ni yo yabaye ibyokurya byanjye, abanzi banjye birirwa bambaza bati: “Mbese Imana yawe ikumariye iki?” Iyo nibutse ibyo nakoraga kera numva nshavuye, nazanaga imbaga y'abantu, nkabarangaza imbere tugana Ingoro y'Imana, twavuzaga impundu dushimira Imana, twabaga turi benshi twizihiza iminsi mikuru. None se kuki numva nihebye? Kuki umutima wanjye utari hamwe? Reka niringire Imana, nzi ko nzongera nkayisingiza, koko ni yo Mukiza wanjye. n'Imana yanjye. Ndumva nihebye ni yo mpamvu nkwambaje, ndakwambaza ndi ku musozi wa Misari mu bisi bya Herumoni, aho ni ho uruzi rwa Yorodani ruturuka. Agahinda wanteye karandenze, kameze nk'isumo ry'amazi menshi asuma, imihengeri n'imivumba byako byandenzeho rwose. Ku manywa Uhoraho angaragariza urukundo rwe, nijoro nanjye ndamuririmba, Imana yanjye imbeshaho ndayisenga. Imana ni urutare runkingira, njya nyibaza nti: “Kuki utajya unyitaho? Kuki ngomba kugenda nshenguka, abanzi banjye banteragana?” Abanzi banjye birirwa bankina ku mubyimba, barambaza bati: “Mbese Imana yawe ikumariye iki?” Ibyo byose bintera kuribwa cyane. None se kuki numva nihebye? Kuki umutima wanjye utari hamwe? Reka niringire Imana, nzi ko nzongera nkayisingiza, koko ni yo Mukiza wanjye n'Imana yanjye. Mana, ndenganura, mburanira n'abanyamahanga b'abahemu, unkize abanyabinyoma n'abagome. Erega ni wowe Mana yanjye mpungiraho! None se kuki wantereranye? Kuki ngomba kugenda nshenguka, abanzi banjye banteragana? Nyoboresha urumuri rwawe n'ukuri kwawe, ni bwo nzagera ku musozi witoranyirije, mu Ngoro yawe aho utuye. Nzahita njya ku rutambiro rwawe, Mana, ni wowe wanyujuje ibyishimo n'umunezero. Mana, ni wowe Mana yanjye, nzaguhimbaza ncuranga inanga. None se kuki numva nihebye? Kuki umutima wanjye utari hamwe? Reka niringire Imana, nzi ko nzongera nkayisingiza, koko ni yo Mukiza wanjye n'Imana yanjye. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni igisigo gihanitse cy'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra. Mana, ibyo wakoze mu gihe cya kera, twarabyiyumviye n'amatwi yacu, ibyo wakoze mu gihe cya ba sogokuruza twarabibwiwe. Abanyamahanga ni wowe wabamenesheje mu gihugu cyabo, ugituzamo ba sogokuruza bacu, ayo mahanga warayatsembye, naho ba sogokuruza ubaha kwisanzura. Bigaruriye icyo gihugu batabikesha intwaro zabo, ntibagitsinze kubera imbaraga zabo, ahubwo batsinze kubera ububasha n'imbaraga byawe, wabarebanye impuhwe kuko wabakunze. Uri Umwami wanjye n'Imana yanjye, ni wowe uha Abisiraheli gutsinda. Abanzi bacu twabakubise incuro ari wowe tubikesha, abaturwanya twabatsinze kubera wowe. Erega umuheto wanjye si wo ngirira icyizere, inkota yanjye na yo si yo impa gutsinda! Ahubwo ni wowe utuma dutsinda abanzi bacu, ababisha bacu ni wowe utuma bakorwa n'isoni. Mana, ni wowe twirata umunsi ukira, ni wowe dusingiza ubutitsa. Kuruhuka. Ariko noneho waradutereranye turatsindwa, ntukijyana n'ingabo zacu ku rugamba. Ababisha bacu badukubise incuro, abanzi badusahura uko bashatse. Waradutanze twicwa nk'amatungo basogotera mu ibagiro, abarokotse udutatanyiriza mu mahanga. Wadutanze ku giciro kigayitse, kudutanga ntibyagira icyo bikungura. Watumye abo mu bihugu duhana imbibi badusuzugura, abo baturanyi bacu baradukwena badukina ku mubyimba. Watumye abanyamahanga batugira iciro ry'imigani, ab'andi moko batuzunguriza umutwe. Buri munsi mpora mfite ikimwaro, mpora ncuritse amaso kubera isoni. Ngira isoni kubera abancyurira n'abantuka, kubera abanzi n'abanyihimura. Ibyo byose byatugezeho tutarigeze tukwibagirwa, nta n'ubwo twigeze twica Isezerano wadusezeranyije, ntitwigeze tukugomera, nta n'ubwo twigeze tureka gukora ibyo ushaka. Nyamara waraduhannye, waturekeye mu isibaniro ry'inyamaswa, udutererana muri uko kuzimu. Mana yacu, iyo tuba twarakwibagiwe, iyo tuba twarambaje imana z'abanyamahanga, Mana, uba warabitahuye, erega nta banga ry'umuntu utamenya! Nyamara turicwa umunsi ukira bakuduhōra, batugira nk'intama zagenewe kubagwa. Kanguka Nyagasani, kuki wisinziririye? Va mu bitotsi we kudutererana burundu! Kuki uduhisha amaso? Kuki wirengagiza akaga n'akarengane turimo? Koko twacishijwe bugufi cyane, twagejeje n'aho dukumbagazwa ku butaka. Uhoraho, haguruka udutabare, utugirire imbabazi uducungure. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Indabyo z'amarebe”. Ni igisigo gihanitse cy'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra. Ni indirimbo y'ubukwe. Ndumva ibitekerezo byiza bindwaniramo, reka nture umwami umuvugo nahimbye. Nk'uko umwanditsi w'umuhanga aba yiteguye kwandika, ni ko nanjye niteguye kuwuvuga. Uhebuje ubwiza abagabo bose, ufite n'impano yo kuvuga neza, ibyo bigaragaza ko Imana ihora iguha umugisha. Wa ntwari we, ambara inkota yawe. Mbega ngo uragira ikuzo n'icyubahiro! Rambagirana icyubahiro ku ifarasi yawe utsinde, ushyigikire ukuri n'ukwicisha bugufi n'ubutungane, koresha ububasha bwawe ugaragaze ibigwi byawe bihambaye. Nyagasani, imyambi yawe iratyaye, nihinguranye abanzi bawe, ibihugu by'amahanga ubyigarurire. Mana, ingoma yawe ihoraho iteka ryose, abantu bawe ubategekesha ubutabera. Ukunda ubutungane ukanga ubugome, ni yo mpamvu Imana ari yo Mana yawe yagusīze amavuta, yakurobanuye muri bagenzi bawe igusendereza ibyishimo. Imyambaro yawe iratama imibavu n'ishangi n'umusagavu. Mu ngoro yawe itatse amahembe y'inzovu, humvikana indirimbo zigushimisha. Mu bagore b'iwawe ibwami harimo n'abakobwa b'abami. Iburyo bwawe hari umwamikazi, arimbishije imitako y'izahabu ihebuje izindi zose. Nawe mukobwa, huguka untege amatwi, wikuremo igihugu cyanyu, wikuremo n'ab'inzu ya so. Umwami aragukunda kubera uburanga bwawe. Erega ni shobuja, umwikubite imbere! Abanyatiri bazakuzanira amaturo, abakungu bo mu gihugu bagushakeho ubuhake. Umugeni w'umwami yinjiranye ikuzo, ikanzu ye irimo indodo zikozwe mu izahabu, inshunda zayo zifite amabara menshi. Bamuzanira umwami, aza ashagawe n'abakobwa bagenzi be, na bo bamurikirwa umwami. Binjira havuzwa impundu z'ibyishimo, binjizwa mu ngoro y'umwami. Nyagasani, uzabyare abahungu, bazagusimbure ku ngoma ya ba sogokuruza, ubagire ibikomangoma bigenga igihugu cyose. Nanjye nzajya nkogeza, uhore wibukwa uko ibihe bihaye ibindi. Abanyamahanga na bo bajye bagusingiza iteka ryose. Indirimbo y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni iy'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra. Iririmbwa mu majwi ahanitse. Imana ni yo buhungiro bwacu, ni yo itwongerera imbaraga, ni umutabazi uduhora hafi ngo atuvune mu makuba. Ni cyo gituma tutagira icyo dutinya, nubwo isi yatigiswa n'imitingito, nubwo imisozi yose yakwiroha mu nyanja, nubwo inyanja yakwibirindura igahōrera, nubwo imihengeri yayo yatigisa imisozi. Kuruhuka. Hariho umugezi ufite amashami ashimisha abatuye umurwa w'Imana, uwo murwa ni wo urimo Ingoro Isumbabyose ituyemo. Imana iganje muri wo rwagati nta cyawuhangara, Imana iwugoboka ihereye mu museso. Abanyamahanga yabateye ubwoba barataka, ubwami bwabo burahanguka, Imana ivuze, isi irakangarana. Uhoraho Nyiringabo ari kumwe natwe, Imana ya Yakobo ni ubuhungiro ntamenwa bwacu. Kuruhuka. Cyo nimuzirikane ibyo Uhoraho yakoze, muzirikane ibitangaza biteye ubwoba yakoreye ku isi, yahagaritse intambara zose zo ku isi, imiheto yarayivunaguye n'amacumu arayacagagura, ingabo zo kwikingira aziha inkongi. Aravuga ati: “Nimuhagarike imirwano mumenye ko ndi Imana, ni jye ugenga amahanga nkagenga n'isi yose.” Uhoraho Nyiringabo ari kumwe natwe, Imana ya Yakobo ni ubuhungiro ntamenwa bwacu. Kuruhuka. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni iy'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra. Mwa bantu bo mu mahanga yose mwe, nimwishime! Nimukome mu mashyi muvugirize Imana impundu! Koko Uhoraho Usumbabyose akwiye kubahwa, ni Umwami w'ikirenga ugenga isi yose. Ashyira agahato ku mahanga akatuyoboka, amoko yayo akaduhakwaho. Twebwe abakomoka kuri Yakobo, Uhoraho yaradukunze, yadutoranyirije igihugu akiduha ho umunani udutera ishema. Kuruhuka. Imana yazamutse i Siyoni bayivugiriza impundu, Uhoraho azamuka bamuvugiriza amakondera. Nimuririmbire Imana, koko nimuyiririmbire! Nimuririmbire Umwami wacu, koko nimumuririmbire! Koko Imana ni yo Mwami ugenga isi yose, nimumuririmbire indirimbo yo kumusingiza. Imana ni yo igenga amahanga, Imana iganje ku ntebe yayo nziranenge. Abategeka amahanga barikunganyije, baba ubwoko bw'Imana ya Aburahamu, ni yo ishyiraho abategetsi ngo barengere abo ku isi. Koko Imana isumba byose! Iyi ndirimbo ni zaburi y'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra. Uhoraho arakomeye akwiye gusingizwa cyane, Imana yacu ikwiye gusingirizwa ku musozi yitoranyirije uri mu murwa wayo. Ni ku musozi wa Siyoni uri mu majyaruguru y'umurwa, uteye neza ukaba n'ahirengeye. Ni ishema ry'abari ku isi yose, ni umurwa w'Umwami ukomeye. Muri wo ni ho Imana ituye, yigaragaje ko ari urukuta ntamenwa ruwurinda. Koko abami barikunganyije, bahagurukira gutera uwo murwa. Bawukubise amaso baratangara, ubwoba burabataha bakizwa n'amaguru. Bahinze umushyitsi, bagira uburibwe nk'umugore ufite ibise. Uhoraho warabajanjaguye, nk'uko umuyaga ukaze ujanjagura amato akomeye yo mu nyanja. Ibyo twari twarabwiwe twarabyiboneye, tubibonera ku murwa w'Uhoraho Nyiringabo. Ni wo murwa w'Imana yacu, Imana izawukomeza iteka ryose. Kuruhuka. Mana, tuzirikana ineza utugirira, tuyizirikana turi mu Ngoro yawe. Erega Mana uri ikirangirire! Abo ku mpera z'isi baragusingiza, koko utegekesha ubutungane. Abatuye umusozi wa Siyoni barishimye, abatuye imijyi y'u Buyuda baranezerewe, baranezerewe kuko udaca urwa kibera. Nimuzenguruke Siyoni muyiheture, nimuyizenguruke mubarure iminara yaho. Ngaho nimwitegereze inkuta ziyizengurutse, nimutangarire amazu akomeye ayirimo, bityo muzabitekerereze ab'igihe kizaza. Erega iyo Mana ni Imana yacu ihoraho iteka ryose! Ni yo ituyobora mu kubaho kwacu kose. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni iy'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra. Mwa mahanga yose mwe, nimwumve ibyo ngiye kubabwira, mwa batuye ku isi mwese mwe, nimuntege amatwi, aboroheje n'abakomeye, abakene n'abakire mwese nimunyumve. Reka mbabwire amagambo y'ubwenge, mbagezeho ibyo ntekereza bibajijura. Ndibanda ku miganinyigisho, nyisobanure ncuranga umurya w'inanga. Singira icyo ntinya mu gihe cy'amakuba, sintinya igihe abanyabinyoma bangose, bo biringira umutungo wabo, bakirata ubukungu bwabo bwinshi. Nyamara nta wubasha gucungura ubugingo bwa mugenzi we, nta n'ubasha guha Imana incungu y'ubugingo bwe bwite. Incungu y'ubugingo bw'umuntu iragoye, iragoye ku buryo nta wubasha kuyibona. Umuntu ntabasha kubaho iteka, bityo ngo abe aciye ukubiri n'ikuzimu. Erega ni ibigaragara: n'abanyabwenge barapfa, injiji n'ibicucu na bo barapfa, umutungo wabo bose bawusigira abandi! Imva bahambwemo ziba ibituro byabo iteka ryose, bazabigumamo uko ibihe bihaye ibindi, basige ibikingi bari baragize ubukonde. Umuntu nubwo yaba ari umunyacyubahiro abaho igihe gito, ntaho aba ataniye n'inyamaswa, apfa nka zo. Dore iherezo ry'abiyemera, dore n'iry'abishinga amagambo bababwira: Kuruhuka nk'uko intama zijyanwa kubagwa, ni ko na bo bajyanwa ikuzimu bashorewe n'urupfu. Intungane zizabazungura, imirambo yabo izashangukira ikuzimu, babe kure y'amazu yabo meza! Ariko jyewe Imana izancungura, izankura mu nzara z'urupfu. Kuruhuka. Ntugakangwe n'uko umuntu akungahaye, umutungo w'urugo rwe ukiyongera, napfa nta na kimwe azajyana, umutungo we ntazajyana na wo. Akiri muzima yishimiraga ko atunganiwe – abantu bashimagiza abaguwe neza – nyamara azapfa akurikire ba sekuruza be, ajye aho bahora mu mwijima. Umuntu nubwo yaba ari umunyacyubahiro ntagire ubushishozi, ntaho aba ataniye n'inyamaswa, apfa nka zo. Zaburi ya Asafu. Uhoraho Imana nyir'imbaraga yaravuze, yahamagaye abatuye isi, ahera iburasirazuba ageza iburengerazuba. Imana irabagiranira i Siyoni, wa murwa ufite ubwiza buhebuje. Imana yacu iraje kandi ntije bucece, ibanjirijwe n'umuriro ukongora, ikikijwe n'inkubi y'umuyaga. Ihamagara abo mu ijuru n'abo ku isi, ibahamagarira gukurikirana urubanza icira ubwoko bwayo. Iravuga iti: “Nimunkoranyirize izo ngirwandahemuka zanjye, zagiranye nanjye Isezerano ryahamijwe no gutamba igitambo.” Abo mu ijuru bahamya ubutungane bw'Imana bati: “Koko Imana ni umucamanza utabera.” Kuruhuka. Imana iravuze iti: “Wa bwoko bwanjye we, umva icyo mvuga, mwa Bisiraheli mwe, mfite icyo mbashinja, ni jye Mana, Imana yanyu. Icyo mbagaya si uko mutantuye ibitambo, ibikongorwa n'umuriro na byo ntimwahwemye kubintambira. Amapfizi yo mu ngo zanyu sinyakenera, amasekurume y'ihene yo mu biraro byanyu na yo sinyakenera. Erega inyamaswa zose zo mu ishyamba ni izanjye, inka zo mu misozi itabarika na zo ni izanjye! Inyoni n'ibisiga byo ku misozi byose ndabizi, utunyamaswa two mu gasozi na two ni utwanjye. Nubwo nasonza sinabafunguza, erega isi n'ibiyiriho byose ni ibyanjye! Ese mugira ngo ntungwa n'inyama z'amapfizi? Mbese mugira ngo nywa amaraso y'amasekurume y'ihene? Jyewe Imana, ibitambo mbashakaho ni uko munshimira, jyewe Usumbabyose, icyo mbashakaho ni ugusohoza ibyo mwansezeraniye. Mujye munyambaza mwagize ibyago, bityo nzabakiza namwe mumpeshe ikuzo.” Naho umugome Imana iramubaza iti: “Wiruhiriza iki utondagura amategeko yanjye, ugahoza n'Isezerano ryanjye ku rurimi? Wanga ko nkugira inama nguhana, ibyo nkubwira ukabihinyura. Uko ubonye umujura wifatanya na we, ugirana agakungu n'abasambanyi. Wihutira kuvuga abandi ibibi, ntutinya no guhimba ibinyoma. Wicara uvuga nabi mugenzi wawe, uwo muva inda imwe na we uramusebya. Ibyo urabikora nkakwihorera, wibwira ko jyewe mpwanye nawe! Ariko ibyo wakoze byose nzabikugaragariza mbiguhanire. “Namwe abanyibagirwa nimuzirikane ibyo, ntavaho mbatanyaguza hakabura ubankiza. Umpesha ikuzo ni we unshimira, ni we uba untuye ibitambo, uwirinda mu migenzereze ye nzamuha agakiza kanjye.” Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Yayihimbye igihe umuhanuzi Natani yari amaze kumugenderera, akamucyaha kubera ko yaryamanye na Batisheba. Mana, kubera urukundo rwawe rwinshi umbabarire, kubera impuhwe zawe nyinshi umpanagureho ibicumuro byanjye. Nyuhagira rwose umareho ibibi nakoze, unsukure umpanagureho icyaha cyanjye. Koko ndemera ko nagucumuyeho, icyaha nakoze sinshobora kucyibagirwa. Ni wowe, wowe wenyine nacumuyeho, narakugomeye nkora ibibi. Ibyo unshinja bifite ishingiro, urubanza uncira ni urw'ukuri. Ndi umunyabyaha kuva nkivuka, ndetse ndi we kuva mama akinsama. Erega icyo wifuza ni ukuri kuvuye ku mutima! Noneho unyigishe ubwenge ubuncengezemo. Umpanagureho ibyaha mbonere, unyuhagire nere de ndushe inyange. Umpe kongera kugira ibyishimo n'umunezero, nubwo wankubise ukanshegesha umpe kongera kwishima. Wirengagize ibyaha byanjye, umpanagureho ibicumuro byanjye byose. Mana yanjye, undememo umutima uboneye, umvugurure ngire umutima ukumvira. Ntunte kure yawe, ntunkureho Mwuka Muziranenge wawe. Unsubizemo ibyishimo by'uko wankijije, unshyigikire kubera ubuntu ugira. Ni bwo nzigisha abakugomera gukora ibyo ushaka, bityo n'abanyabyaha bakugarukire. Mana, Mana Mukiza wanjye, umbabarire kubera umuntu nishe, umbabarire mbone uko namamaza ko uri intungane. Nyagasani, nyemerera ngire icyo mvuga, ni bwo nzagusingiza. Ni uko utishimira ibitambo, naho ubundi mba mbigutuye, ibikongorwa n'umuriro na byo ntubyishimira. Ahubwo Mana, igitambo wishimira ni ukwicisha bugufi, Mana, umuntu wicisha bugufi akihana ntumusuzugura. Girira neza Siyoni kubera ko uhakunda, wongere wubake urukuta rwa Yeruzalemu. Ubwo ni bwo uzishimira ibitambo biboneye bagutura, wishimire n'ibikongorwa n'umuriro n'amaturo atagabanyijeho, ni bwo bazatamba amapfizi ku rutambiro rwawe. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi. Yagihimbye igihe Umwedomu Dowegi yazaga kubwira Sawuli ko Dawidi yagiye kwa Ahimeleki. Wa ntwari we, kuki wirata ibibi wakoze? Kuki wirirwa wirata ibiteye isoni imbere y'Imana? Ucura inama zo gutsemba abandi, ibyo uvuga bikomeretsa abantu kurusha inkota, uhora uhimba ibinyoma. Ukunda ibibi ukabirutisha ibyiza, ibinyoma ukabirutisha ukuri. Kuruhuka. Ukunda kuvuga amagambo asenya, ibyo uvuga byose ni ibinyoma. Kubera ibyo Imana izagucakira igukure iwawe, izagutsemba iteka ryose ikuvane ku isi. Kuruhuka. Intungane zizabibona zitinye Imana, zizaguseka ziti: “Nimwirebere wa muntu wanze ko Imana imubera ubuhungiro! Yiringiye ubukungu bwe bwinshi, akungahazwa n'ibibi yakoraga.” Ariko jyewe niringira ko Imana izahora ingirira neza, nzarama nk'igiti cy'umunzenze gitoshye, giteye mu rugo rw'inzu y'Imana. Mana, nzahora ngushimira ibyo wankoreye, nzakwiringira kubera ko ugira neza, nzagushimira mu ruhame rw'indahemuka zawe. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa ku buryo bw'umubabaro. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi. Abapfu bibwira ko nta Mana ibaho. Bene abo bantu bariyonona, imigenzereze yabo mibi iteye ishozi, nta n'umwe ukora ibikwiye. Imana iri mu ijuru yitegereza abantu, iritegereza ngo irebe ko hariho umuntu usobanukiwe akaba ayambaza. Erega bose bakoze ibyaha! Bose uko bangana bariyononnye, nta wukora ibikwiye, habe n'umwe! Imana irabaza iti: “Izo nkozi z'ibibi ntizizi ko nzireba? Zitunzwe no kurya ubwoko bwanjye imitsi, nta n'ubwo zijya zinyambaza.” Ntizagiraga ubwoba none zihiye ubwoba. Imana izatatanya amagufwa y'abahagurukiye ubwoko bwayo, buzabatsinda kuko Imana izaba yabatanze. Icyampa Imana igakiza Abisiraheli iturutse i Siyoni! Imana nisubize abantu bayo ubusugire bwabo, ni bwo Abisiraheli ari bo rubyaro rwa Yakobo, bazishima banezerwe. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi. Yagihimbye igihe Abanyazifu basangaga Sawuli bakamubwira ko Dawidi yihishe iwabo. Mana, unkure mu kaga kubera ubushobozi bwawe, ni wowe ufite ububasha undenganure. Ayii! Mana, umva ugusenga kwanjye, tega amatwi wumve ibyo nkubwira. Abanyamahanga barampagurukiye, abanyarugomo barashaka kunyica, nta gutinya Imana bibarangwaho. Kuruhuka. Dore Imana ni yo ingoboka, Nyagasani ari ku ruhande rw'abanshyigikira. Mana, abanzi banjye ubiture ibibi bangirira, ubatsembe kubera ko ucisha mu kuri. Uhoraho, nzagutambira igitambo mbikuye ku mutima, nzagushimira kubera ineza ugira. Koko wankijije amakuba yanjye yose, none ababisha banjye ndabishima hejuru. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi. Mana, tega amatwi wumve ugusenga kwanjye, ntiwirengagize ukwinginga kwanjye, unyiteho maze unsubize. Ndashobewe nabuze icyo mfata n'icyo ndeka, ndashobewe kubera amagambo abanzi bamvuga n'agahato abagome banshyiraho, koko banteza amakuba, bakandakarira bakantuka. Ishavu rinshenguye umutima, ubwoba bwo gutinya gupfa bungezeho. Gutinya no guhinda umushyitsi biramfashe, ndakangaranye ndetse ndatitira. Ni ko kwibwira nti: “Iyaba nabashaga kuguruka nk'inuma! Mba ngurutse nkareba aho nibera, dore nahungira kure cyane, nkajya kwiturira mu butayu. Kuruhuka. Nakwihutira kubona ubwugamo, nkikingamo inkubi y'umuyaga n'imvura y'umugaru.” Nyagasani, tera abanzi banjye kutumvikana, basubiranemo. Koko mbona urugomo n'imirwano byiganje mu mujyi, mu mujyi hose birahakorerwa amanywa n'ijoro, ubugome n'ubugizi bwa nabi biwuzuyemo. Ibibi byose bikorerwa muri wo rwagati, uburiganya n'akarengane biwuhoramo. Iyo ntukwa n'umwanzi wanjye nari kubyihanganira, iyo nishimwa hejuru n'unyanga nari kumwihisha, ariko noneho ni wowe mugenzi wanjye, ni wowe ncuti yanjye dusanganywe unkorera ibyo. Twajyaga tuganira tugashyikirana, twajyanaga n'imbaga y'abantu mu Ngoro y'Imana. Abanzi banjye urupfu nirubatungure, nirubatungure bajye ikuzimu rubakubiranye, koko babaye isenga y'ibibi bikorerwa iwabo. Jyeweho ntakira Imana, Uhoraho arankiza. Mu gitondo no ku manywa na nimugoroba, ndamuganyira, nsuhuza umutima na we akanyumva. Yantabaruye ku rugamba amahoro, yarantabaruye nubwo abandwanyaga bari benshi. Imana ihora iganje nintabare, abo batisubiraho ntibayitinye nibateze ibyago. Kuruhuka. Uwari mugenzi wanjye arwanya incuti ze, yica amasezerano yagiranye na zo. Amagambo avuga aryohera amatwi, nyamara mu mutima we aba ajiginywa. Ibyo avuga bimeze nk'umuti woroshya uburibwe, ariko bikomeretsa nk'inkota ityaye. Ibiguhagarika umutima byose ubyegurire Uhoraho, Uhoraho azakuramira, ntazigera areka intungane ngo zihungabane. Mana, abicanyi n'abanyabinyoma ureke bakenyuke, ubareke bamanuke bajye ikuzimu. Ariko jyewe ni wowe nizeye. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Inuma yo mu biti by'inganzamarumbo bya kure.” Ni igisigo Dawidi yahimbye igihe Abafilisiti bamufatiye i Gati. Mana yanjye ndengera dore abantu barantoteza, barandwanya ubutitsa kandi bakankandamiza. Abangenza barantoteza ubutitsa, barandwanya ari benshi bansuzuguye. Igihe cyose ngize ubwoba, ni wowe niringira. Ndasingiza Imana kubera ibyo yavuze, nizera Imana sinzagira icyo ntinya. Umuntu buntu yabasha kuntwara iki? Ibyo mvuga bahora babigoreka, bajya inama zo kungirira nabi. Barihisha bakangenza, aho nshinze ikirenge baba bandiho, barampiga kugira ngo banyice. Mana, abo bagome ntibakuve mu nzara, abo banyamahanga barakarire ubatsembe. Ubwawe uzi igihe namaze ndi impunzi, amarira narize na yo uzi uko angana, byose byanditswe mu gitabo cyawe. Igihe nzatabaza Imana, abanzi banjye bazahindukira bahunge, koko nzi neza ko iri mu ruhande rwanjye. Ndasingiza Imana kubera ibyo yavuze, koko Uhoraho ndamusingiza kubera ibyo yavuze. Nizera Imana sinzagira icyo ntinya, umuntu yabasha kuntwara iki? Mana, nzaguhigura imihigo nahize, nguture ibitambo byo kugushimira. Koko Mana, ni wowe wankijije urupfu, ntiwatumye mpungabana, bityo nzayoborwa nawe murikirwe n'umucyo w'izuba. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Wirimbura.” Ni igisigo Dawidi yahimbye igihe yahungiraga Sawuli mu buvumo. Mana ndengera, ni wowe mpungiyeho ndengera. Nguhungiyeho umbundikire mu mababa yawe, umbundikire kugeza ubwo akaga kazaba gashize. Ndatakambira Imana Isumbabyose, ni yo Mana inyitaho. Imana iri mu ijuru, izankiza abantoteza ibajujubye. Kuruhuka. Izangaragariza urukundo n'umurava ingirira. Ndi hagati y'abantu bampiga, meze nk'ugoswe n'inyamaswa z'inkazi, imikaka yazo ityaye nk'amacumu n'imyambi, amagambo bavuga akomeretsa nk'inkota ityaye. Mana, erekana ugukomera kwawe gusumba ijuru, ikuzo ryawe rimenyekane ku isi yose! Abanzi banjye banteze umutego ndiheba, bancukuriye urwobo ariko baba ari bo barugwamo. Kuruhuka. Mana ndabyiyemeje, koko ndabyiyemeje, ngiye kukuririmba ngucurangire. Reka mbyuke negure inanga nyamuduri n'inanga y'indoha, reka ngucurangire umuseke utarakeba. Nyagasani, nzagusingiza mu ruhame rw'amahanga, nkuririmbe mu ruhame rw'amoko yose ayatuye. Koko ineza ugira isesuye ijuru, umurava wawe ugera ku bicu. Mana, erekana ugukomera kwawe gusumba ijuru, ikuzo ryawe rimenyekane ku isi yose! Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Wirimbura”. Ni igisigo cya Dawidi. Mwa bacamanza mwe, aho mwagaragaje ubutabera muricecekera! Mbese uko ni ko mukwiye gucira abantu imanza? Ashwi da! Ibiri amambu mugambirira guca urwa kibera, mugakandamiza abatuye igihugu. Abagome bigomeka bakimara kuvuka, batangira kubeshya no guteshuka bakiva mu nda. Bicana nk'ubumara bw'inzoka kubera urugomo, bica amatwi ngo batumva bakamera nk'incira, incira yanga kumva ijwi ry'umugombozi, nubwo yaba ari umugombozi kabuhariwe. Mana, bakuremo urugomo, Uhoraho, rubakuremo bamere nk'intare itakigira imikaka. Nibakendere nk'amazi atemba agashiraho, imyambi batamitse kurasa na yo nihembe. Nibashonge bamere nka manyenya igenda ishonga igashiraho, be kubaho bamere nk'inda yavuyemo. Abagome Imana izabagwa gitumo, izabatema nk'utema ibihuru by'amahwa bitoshye, ibatumure nk'uko umuyaga utumura amahwa yumye. Intungane zizishima zibonye abagome bahōwe, zizagenda zikandagira mu maraso yabo. Nuko abantu bazavuga bati: “Erega kuba intungane bifite akamaro! Koko hariho Imana icira abari ku isi imanza zitabera.” Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Wirimbura.” Ni igisigo cya Dawidi. Yagihimbye igihe Sawuli yatumaga abantu kugota inzu ye ngo bamwice. Mana yanjye, unkize abanzi banjye, unshyire ahirengeye abampagurukiye batagera. Unkize inkozi z'ibibi, undinde abicanyi. Uhoraho, dore abanyamaboko baranyubikiye ngo bangirire nabi, nyamara nta gicumuro cyangwa icyaha nabakoreye. Nubwo nta bugome ngira, bararekereje ngo bandwanye, none kanguka ubirebe maze untabare! Uhoraho Mana Nyiringabo, Mana ya Isiraheli, byuka uhane abanyamahanga bose, ntugire umugambanyi n'umwe ubabarira. Kuruhuka. Nimugoroba baraza bakazenguruka umujyi, bawuzenguruka bakankama nk'amasega. Erega baravuga urufuzi rukabarenga, amagambo yabo akomeretsa nk'inkota! Baribwira bati: “Nta wuzadukoma imbere!” Ariko wowe Uhoraho urabaseka, abanyamahanga bose ukabakwena. Ni wowe Maboko yanjye, ni wowe mpanze amaso, Mana, ni wowe buhungiro bwanjye. Mana yuje urukundo, uzansanganira, unyereke ko abangenza batsinzwe. Nyagasani Ngabo idukingira ntubice, ntubice kugira ngo ubwoko bwanjye butazirāra, ahubwo bakwize imishwaro kubera imbaraga zawe, be kuzongera kubyutsa umutwe. Bahora bavumana ndetse bakabeshya, amagambo bavuga yuzuye ibicumuro, ubwirasi bwabo nibubabere umutego. Ubatsembane uburakari, ubatsembe bashireho! Bityo bizamenyekana ko Imana iganje mu gihugu cya Isiraheli, bimenyekane kugeza ku mpera z'isi. Kuruhuka. Nimugoroba baraza bakazenguruka umujyi, bawuzenguruka bakankama nk'amasega. Bakubita hirya no hino bashaka ibyo barya, iyo batabonye ibibahaza baraganya. Ariko jyewe nzogeza ububasha bwawe, buri gitondo ndirimbe urukundo rwawe. Erega wambereye ubuhungiro, iyo ngize amakuba ni wowe nirukira! Mana ni wowe Maboko yanjye ndakuririmba, Mana yuje urukundo, koko ni wowe buhungiro bwanjye. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Ururabyo rw'Irebe.” Ni igisigo cy'urwibutso cya Dawidi kigamije kwigisha. Yagihimbye igihe yagabaga igitero akarwana n'Abanyasiriya bo muri Mezopotamiya n'ab'i Soba, ari na bwo Yowabu atikije ingabo ibihumbi cumi na bibiri z'Abedomu, akazitsinda mu kibaya cy'Umunyu. Ayii Mana, wadutuye umujinya wawe uratureka! Waraturakariye ariko noneho tugarukire. Igihugu cyacu wagihinduye nk'umuntu wakomeretse, agahinda umushyitsi, twomore ibikomere dore turadandabirana. Ubwoko bwawe waduteje amakuba, waduhatiye kunywa inzoga ari yo burakari bwawe. Wahaye abayoboke bawe ikimenyetso, warakibahaye ngo bahunge abarwanisha imiheto. Kuruhuka. Inkoramutima zawe udukize akaga, udutabare udukirishe ububasha bwawe. Imana nziranenge iravuga iti: “Ni jye nyir'ugutsinda, umujyi wa Shekemu nawugabanyijemo imigabane, ikibaya cya Sukoti na cyo nkigabamo iminani. Akarere ka Gileyadi ni akanjye, akarere k'Abamanase na ko ni akanjye, ak'Abefurayimu ni ingofero y'icyuma inkingira umutwe, naho ak'Abayuda ni inkoni iranga ubutegetsi bwanjye. Igihugu cya Mowabu ni igikarabiro cyanjye, icya Edomu nakigize inkoreragahato yanjye, naho igihugu cy'u Bufilisiti naragitsinze nkigamba hejuru.” Ni nde uzangeza muri Edomu? Ni nde uzangabiza umujyi ntamenwa waho? Nta wundi ni wowe Mana, nyamara waraturetse! Mana, ntukijyana n'ingabo zacu ku rugamba. Tugoboke uhangane n'ababisha bacu, koko gutabarwa n'umuntu ntibigira umumaro. Imana ni yo izaturwanira dutsinde, ababisha bacu ni yo izabanyukanyuka. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga. Ni zaburi ya Dawidi. Mana ndagutakiye unyumve, wite ku masengesho yanjye. Dore ndi iyo gihera kandi ndacogoye, ndagutabaje mbera urutare rurerure mpungiraho. Koko uri ubuhungiro bwanjye, uri umunara ukomeye nihishamo abanzi. Icyampa nkibera mu ihema ryawe, icyampa ukambera ubuhungiro ukambundikira. Kuruhuka. Koko Mana, wumvise imihigo naguhigiye, wampaye umunani wagenewe abakubaha. Ongerera umwami iminsi yo kurama, azarambe uko ibihe bihaye ibindi, Mana, umuhe guhora aganje ku ngoma, ineza yawe n'umurava wawe bijye bimurinda. Ubwo ni bwo nzajya mpora nkuririmba, buri munsi nguhigure imihigo nahize. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni iya Yedutuni ikaba n'iya Dawidi. Ku Mana honyine ni ho mbona ihumure, ni yo nkesha agakiza, ni yo yonyine rutare runkingira, ni yo Mukiza wanjye n'ubuhungiro ntamenwa bwanjye. Bityo nta cyabasha kumpungabanya bikabije. Mwa batera abandi mwese mwe, muzageza ryari kubatembagaza? Murabatembagaza nk'abahirika urukuta ruhengamye, cyangwa abahirika uruzitiro rusukuma. Mugambirira kubakura mu myanya yabo, mwishimira kubeshya. Mubwiza abantu akarimi keza, nyamara urwango rubashengura umutima. Kuruhuka. Imana ni yo yonyine niringira, reka nyisunge mbone ihumure. Ni yo yonyine rutare runkingira, ni yo Mukiza wanjye n'ubuhungiro ntamenwa bwanjye, bityo nta cyabasha kumpungabanya. Imana ni yo nkesha agakiza n'ikuzo, Imana ni yo rutare rukomeye nisunga, ni na yo buhungiro bwanjye. Mwa bantu mwe, mujye muyizera, mujye muyibwira ibibari ku mutima, koko Imana ni yo buhungiro bwacu. Kuruhuka. Abantu boroheje si abo kwizerwa, abakomeye na bo nta cyo bashoboye, bose hamwe ni ubusa busa. Ntimukishingikirize ku gutungwa n'amahugu, ntimukaniratane ibyo mwambuye ku ngufu. Nubwo umutungo wanyu wakwiyongera, ntukabatware umutima. Numvise Imana ivuga iri jambo, irongera irivuga ubwa kabiri iti: “Ni jye nyir'ububasha!” Koko Nyagasani, uri umugiraneza, umuntu wese umugirira ibikwiranye n'ibyo yakoze. Zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe yari yarahungiye mu butayu bw'i Buyuda. Mana, ni wowe Mana yanjye, ni wowe wenyine nshaka cyane, ndakwifuza ngufitiye inyota n'umutima wanjye wose, dore ndi mu karere kazahajwe n'amapfa. Mu nzu yawe ni ho nakuboneye, nahabonye ububasha n'ikuzo byawe. Koko urukundo rwawe rundutira kubaho, ni cyo gituma nzajya nguhesha ikuzo. Nzajya ngusingiza igihe cyose nkiriho, ngusenge ngutegeye amaboko. Nzanezerwa nk'uhaze ibiryo binuriye, ngusingize nkuririmbira indirimbo. Iyo ndyamye ndakwibuka, nkesha ijoro ari wowe ntekereza. Ntiwigeze uhwema kuntabara, warambundikiye, ni cyo gituma nzajya nkuvugiriza impundu. Nakubayeho akaramata, wandamije ukuboko kwawe kw'indyo. Hariho abampīgira kunyica, nyamara ni bo bazapfa bajye ikuzimu, inkota izabarya, imirambo yabo iribwe n'imbwebwe. Naho umwami azishima abikesha Imana, abayihigira umuhigo bose bazayisingiza, ariko abanyabinyoma bo bazacecekeshwa. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni zaburi ya Dawidi. Mana, wumve amaganya yanjye, unkize umwanzi untera ubwoba. Undinde abagome bangambanira, undinde n'agatsiko k'abagizi ba nabi. Batyaza akarimi kakamera nk'inkota ityaye, amagambo yabo akomeretsa nk'imyambi, bayakomerekesha rwihishwa indakemwa, ntibatinya kuyivuga nabi bayitunguye. Bashyigikirana mu bibi bavuga, bahuza umugambi wo gutega imitego rwihishwa, baribwira bati: “Ntawe uzigera abimenya.” Banoganya umugambi wo kurenganya, baravuga bati: “Umugambi wacu turawuboneje!” Erega birakomeye gutahura amayeri y'umuntu! Ariko Imana izabarasa imyambi yayo, izabakomeretsa ibatunguye, ibyo bavuze bizabagaruka barimbuke, ubibonye wese azabazunguriza umutwe. Bene muntu bose bazashya ubwoba, bazasobanukirwa ibyo Imana igirira abantu, batangaze ibyo yakoze. Intungane niyishimire Uhoraho, nabe ari we ihungiraho, abafite imitima iboneye bose nibamusingize! Indirimbo y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni zaburi ya Dawidi. Mana, ukwiye gusingizwa muri Siyoni, ukwiye guhigurwa imihigo wahigiwe. Wita ku masengesho y'abakwambaza, ni yo mpamvu abantu bose bakugana. Ibicumuro byacu byaradushegeshe, ariko wowe warabitubabariye. Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza, ukamucumbikira mu rugo rw'Ingoro yawe. Tuzahāga ibyiza biboneka iwawe, mu Ngoro yakweguriwe. Mana Mukiza wacu, uri intungane, utugoboka ukoresheje ibikorwa bihambaye. Abatuye ku mpera z'isi ni wowe biringira, abatuye mu birwa by'iyo gihera na bo ni uko. Ni wowe washimangiye imisozi, wayishimangije ububasha n'imbaraga byawe. Uhosha inyanja zarubiye n'imihengeri yazo, uhosha n'imidugararo y'abanyamahanga. Abatuye iyo gihera barakubaha kubera ibitangaza wakoze, ab'iburasirazuba n'ab'iburengerazuba watumye bakuvugiriza impundu. Mana, wita ku isi ukayivubira imvura, uyihundazaho ubukungu, imigezi yawe uyisendereza amazi, ugaha abantu ibyo kubatunga. Dore uko wateguye ubutaka: wagushije imvura mu buhinge, wayujuje mu mayogi isomya ubutaka, umeza imbuto zibutewemo. Watugiriye neza uduha umusaruro utubutse, wanyanyagije ibisarurwa mu nzira abasarura banyuramo. Wagushije imvura mu butayu inzuri ziratōha, udusozi na two tumeraho ibyatsi n'indabyo. Inzuri zizimagizwa n'imikumbi, imibande itwikirwa n'imirima y'ingano, ibintu byose birishima biririmba biranguruye! Iyi ndirimbo ni zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Mwa batuye ku isi mwese mwe, nimuvugirize Imana impundu. Nimuririmbe ikuzo ryayo, nimuyisingize muyiheshe n'ikuzo. Mubwire Imana muti: “Erega ibyo wakoze biratangaje! Abanzi bawe barabebera kubera ububasha bwawe buhambaye. Abatuye ku isi bose bakwikubita imbere, barakuririmba, koko barakuririmba.” Kuruhuka. Nimuze mwirebere ibyo Imana yakoze, ibyo igirira bene muntu biratangaje. Yagomeye Inyanja y'Uruseke, yakamije n'uruzi rwa Yorodani, ba sogokuruza bambukira ahumutse. Nimucyo rero twishimire ibyo yakoze. Imana ihora iganje kubera ububasha bwayo abanyamahanga ibahozaho ijisho, ntihakagire ibyigomeke biyigomekaho. Kuruhuka. Mwa banyamahanga mwe, nimusingize Imana yacu, nimuyihimbaze muranguruye amajwi. Yaraturinze ntitwapfa, yaradukomeje ntitwahungabana. Mana, waducishije mu bigeragezo, watuboneje nk'uboneza ifeza. Watugushije mu mutego, waduhekesheje imitwaro iremereye. Waduteje abarwanira ku mafarasi batunyura hejuru, watunyujije mu muriro no mu mazi. Nyamara ibyo byose warabidukijije, uduha ishya n'ihirwe. Nzazana ibitambo bikongorwa n'umuriro mu Ngoro yawe, nzabizana nguhigure imihigo, ni jye ubwanjye wayihize, nyisezerana ngeze mu makuba. Nzagutura ibitambo bikongorwa n'umuriro, ari byo bitambo by'amatungo abyibushye, nzagutura n'umubabwe w'amasekurume y'intama, ngutambire n'ikimasa n'amasekurume y'ihene. Kuruhuka. Mwa bubaha Imana mwese mwe, nimuze mutege amatwi mwumve, mbatekerereze ibyo yankoreye. Nayitakambiye nyitabaza, nkomeza no kuyisingiza. Iyo nza kugundira ibyaha byanjye, Nyagasani Imana ntaba yaranyumvise, ariko dore yaranyumvise, yita ku masengesho yanjye. Imana nisingizwe, ntiyirengagije amasengesho yanjye, ntiyaretse kungirira neza. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni indirimbo iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga. Mana, utugirire imbabazi uduhe umugisha, uturebane impuhwe. Kuruhuka. Abo ku isi yose bamenye ibyo ushaka, abo mu mahanga yose bahabwe agakiza kawe. Mana, abantu b'amoko yose nibagusingize, abantu bose nibagusingize. Amahanga yose niyishime avuze impundu, amoko yose uyacira imanza zitabera, koko ni wowe ugenga amahanga yo ku isi. Kuruhuka. Mana, abantu b'amoko yose nibagusingize, abantu bose nibagusingize. Ubutaka bwararumbutse, Imana ari yo Mana yacu izajya iduha umugisha. Imana izajya iduha umugisha, abatuye no ku mpera z'isi bazayubaha. Indirimbo y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni zaburi ya Dawidi. Imana nihaguruke, abanzi bayo nibakwire imishwaro, abo bayanga nibayihunge! Nk'uko umwotsi uyoyoka, abe ari ko Imana ibatatanya, nk'uko umuriro uyagisha igishashara, abe ari ko itsemba abagome. Ariko intungane nizinezerwe, nizishimire imbere y'Imana, koko nizinezerwe zitwarwe n'ibyishimo. Nimuririmbire Imana muyicurangire, nimusingize ugendera ku bicu, izina rye ni Uhoraho. Cyo nimunezererwe imbere ye! Imana iganje mu Ngoro yayo mu ijuru, yita ku mpfubyi ikazibera Se, irenganura n'abapfakazi, Imana ni yo ishakira ba nyakamwe imiryango babamo, ivana imfungwa muri gereza zigataha ziririmba, ariko ibyigomeke ibihindira ku gasi. Mana, igihe wayoboraga ubwoko bwawe, igihe wari uburangaje imbere mu butayu, Kuruhuka imvura yaraguye isi itigitira imbere yawe, Mana, yigaragarije ku musozi wa Sinayi, Mana, Mana ya Isiraheli. Mana, wagushije imvura nyinshi, uhembura igihugu cyawe cyari cyarakakaye. Aho ni ho ubwoko bwawe bwatuye, Mana, wagize neza ugoboka abo banyamibabaro. Nyagasani yavuze ijambo, imbaga y'abagore bamamaza iyo nkuru bati: “Abami n'ingabo zabo barirutse barahunga, abagore bari basigaye imuhira, aba ari bo batera iminyago imirwi. Kuki mwashatse urwitwazo? Kuki mutajyanye n'abandi ku rugamba? Dore ingabo z'Abisiraheli zitabarukanye iminyago ya feza na zahabu. Igihe Imana Nyirububasha yakwizaga imishwaro abami b'icyo gihugu, ku musozi wa Salimoni amasimbi yaragwaga.” Umusozi wa Bashani ni mwiza cyane, uwo musozi wa Bashani ufite impinga nyinshi. Mwa misozi ifite impinga nyinshi mwe, kuki mugirira ishyari umusozi Imana yitoranyirije guturaho? Nta kabuza Uhoraho azawuturaho iteka ryose. Imana yazanye n'amagare y'intambara atabarika, ni ibihumbi n'ibihumbi Nyagasani yavuye ku musozi wa Sinayi ataha mu Ngoro ye. Uhoraho Mana, warazamutse, ujya hejuru kuri Siyoni urahatura, wajyanyeyo imfungwa ho iminyago, abantu baguha impano, ibyigomeke na byo byaraziguhaye. Nyagasani nasingizwe, ni we Mana Umukiza wacu, itwitaho buri munsi. Kuruhuka. Imana yacu ni yo Mana idukiza, ni yo Uhoraho Nyagasani uturokora urupfu. Koko Imana izajanjagura imitwe y'abanzi bayo, izajanjagura ibihanga by'abihirimbije imisatsi, bahora bakora ibibi. Nyagasani yaravuze ati: “Abanzi nibahungira i Bashani nzabavanayo, nibahungira n'ikuzimu mu nyanja na ho nzabakurayo, bityo muzabateragura imigeri mubavushe amaraso, imbwa zanyu na zo zizabarya zijute.” Mana, abantu babonye imikimbagiro yawe, Mana yanjye kandi Mwami wanjye, barakubonye ukimbagira winjira mu Ngoro yawe. Abaririmbyi ni bo bari bakurangaje imbere, abacuranzi bari baguherekeje, bose bari bakikijwe n'abakobwa bavuzaga ishakwe. Bagira bati: “Nimusingize Imana mu makoraniro! Mwa bakomoka kuri Isiraheli mwese mwe, nimusingize Uhoraho!” Nuko habanza kuza ab'umuryango wa Benyamini, nubwo ari we muhererezi, hakurikiraho itsinda ry'abatware b'umuryango wa Yuda, hakurikiraho abatware b'umuryango wa Zabuloni, maze hakurikiraho abatware b'umuryango wa Nafutali. Imana yanyu yabahaye kugira imbaraga, Mana, ugaragaze imbaraga zawe nk'uko wabitugiriraga kera. Abami bazakuzanira impano, bazazigusangisha i Yeruzalemu mu Ngoro yawe. Kangara ikinyamaswa cyo mu rufunzo, ukangare n'ishyo ry'amapfizi n'inyana zayo, ari bo banyamahanga, nibakwikubite imbere baguture ifeza. Utatanye amoko akunda kurwana. Intumwa zikomeye zizaza zivuye mu Misiri, ab'i Kushi bazategera Imana amaboko bayiramye. Mwa batuye ibihugu byo ku isi mwe, nimuririmbire Imana, nimucurangire Nyagasani. Kuruhuka. Ni we ugenda mu ijuru ryabayeho kuva kera, avuga atontoma ijwi rye rikarangīra. Nimutangaze ko Imana ari yo nyir'ububasha, nimutangaze ko ari yo igenga Abisiraheli, ububasha bwayo bugaragarira ku ijuru. Mana, ufite igitinyiro uhereye mu Ngoro yawe. Imana ya Isiraheli ni yo iha ubwoko bwayo ububasha n'imbaraga. Imana nisingizwe! Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Indabyo z'amarebe”. Ni zaburi ya Dawidi. Mana ntabara, dore meze nk'ugiye kurohama! Nasaye mu isayo ndende, simfite aho nshyitsa ikirenge. Ngeze mu mazi maremare, umuvumba urenda kuntembana. Mana yanjye, umuhogo wanjye urakakaye, ndarushye sinkibasha gutaka, nagutegereje ndaruha, amaso yaheze mu kirere. Abanyanga ari nta mpamvu, baruta ubwinshi umusatsi wanjye. Erega abanzi banjye bandusha amaboko, barashaka kundimbura, barampatira kuriha ibyo ntibye! Mana, ni wowe uzi ubupfu bwanjye, ntuyobewe n'ibicumuro byanjye. Nyagasani Uhoraho Nyiringabo, abakwiringira be kumwara kubera jye, Mana ya Isiraheli, abakwambaza be gukorwa n'isoni kubera jye. Nihanganira gutukwa bakunziza, mu maso hanjye hagira ipfunwe. Abo tuva inda imwe bamfata nk'uwo batazi, bene mama bangira nk'umunyamahanga. Ishyaka ngirira Ingoro yawe rirambaga, ibitutsi bagutuka biranshegesha. Iyo nigomwe kurya ndanarira, ibyo na byo bituma bantuka, iyo nambaye imyambaro igaragaza ko nihannye, bampindura iciro ry'imigani. Abicara ku marembo y'umujyi ni jye bavuga, abasinzi na bo ni jye basindana. Ariko Uhoraho, ni wowe nsenga, Mana, untabare kubera imbabazi zawe nyinshi, unkize ukurikije umurava wawe, koko iki ni cyo gihe gikwiye. Unkure mu isayo ne kongera gusaya, undohore mu mazi maremare ari yo banzi banyanga. Ntureke umuvumba w'amazi ngo untembane, ntureke ndohama mu mazi maremare, ikuzimu na ho he kumira. Uhoraho, kubera imbabazi zawe ungirire neza untabare, kubera impuhwe zawe nyinshi unyiteho. Umugaragu wawe ntunyirengagize, untabare vuba dore ngeze mu makuba, mba hafi undengere, unkize abanzi banjye. Wowe ubwawe uzi uko abantu bantuka, bankoza isoni kandi bakantesha agaciro, abanyanga bose urabazi. Ibitutsi byanshegeshe umutima birananzahaza. Nashatse uwangirira ibambe mbura n'umwe, nshatse uwamara umubabaro sinamubona. Bampaye ibyokurya birimo indurwe, ngize inyota bampa divayi isharira. Ibyokurya byabo nibibabere umutego nk'umwe wica nyirawo, incuti zabo basangira na zo ziwugwemo. Amaso yabo ahume atsiratsize, imigongo yabo ihore ihetamye. Ubahanane uburakari, umujinya wawe ubagereho. Ingo zabo zihinduke amatongo, iwabo he kugira uhatura. Nibibagendekere bityo kuko batoteza uwo wahannye, banashinyagurira abo wakomerekeje. Ibyaha byabo byose ujye ubibabaraho, ntukagire na kimwe ubababarira. Ubandukure mu gitabo cy'ubugingo, be kwandikwa hamwe n'intungane. Dore ndababara ngashenguka umutima. Mana, nkiza unshyire aho ntahungabana. Nzasingiza Imana nyiririmbe, nzayitaka ibisingizo nyishimira. Ibyo ni byo Uhoraho yishimira, arabyishimira kurusha igitambo cy'ikimasa cyangwa icy'impfizi. Aboroheje bazabona ko wantabaye maze bishime. Mwa bambaza Imana mwese mwe, murakabaho! Koko Uhoraho yita ku bakene, ntiyirengagiza abe bari muri gereza. Ijuru n'isi nibimusingize, inyanja n'ibiyibamo byose na byo nibimusingize! Koko Imana izakiza Siyoni, imijyi y'u Buyuda izayubaka bundi bushya, ubwoko bwayo buzongera buhature buhagire umunani. Abakomoka ku bagaragu bayo bazaragwa icyo gihugu, abakunda Imana bazagituramo. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, yahimbiwe kuba urwibutso. Ni iya Dawidi. Mana, ngwino unkize! Uhoraho, tebuka untabare! Abashaka kungomwa ubugingo nibamware bakorwe n'isoni. Abanyifuriza ibyago nibasubire inyuma basuzugurwe. Abavuga bati: “Awa wa!” Nibamware, nibamware basubire inyuma, naho abayoboke bawe bose nibakwishimire bisesuye. Abishimira ko uri Umukiza wabo bajye bavuga bati: “Imana nikuzwe!” Naho jyewe ndi umunyamibabaro n'umukene, Mana, tebuka ungoboke! Ni wowe untabara ukandengera, Uhoraho, ntutinde kuntabara! Uhoraho, ni wowe mpungiraho, ntugatume nigera nkorwa n'ikimwaro, unkize ushingiye ku butungane bwawe, unkize umvane mu kaga. Ntega amatwi maze untabare, umbere urutare niberamo, njye mpora nduhungiramo, koko wiyemeje kunkiza, umbereye urutare n'ubuhungiro ntamenwa. Mana yanjye, unkize amaboko y'abagome, unkize abagizi ba nabi n'abanyarugomo. Uhoraho Nyagasani, ni wowe niringiye, ni wowe ngirira icyizere kuva mu buto bwanjye. Kuva nkivuka ni wowe nisunga, ni wowe wanyikuriye mu nda ya mama, nzajya ngusingiza ubutitsa. Benshi bibwira ko wangize ikivume, nyamara wambereye ubuhungiro bukomeye. Njya ngusingiza umunsi wose, namamaza ikuzo ryawe. Dore ndashaje ntuntererane, ngeze mu za bukuru ntundeke. Abanzi banjye barangambanira, bajya inama bakanyubikira ngo banyice. Baravugana bati: “Imana yamukuyeho amaboko, nimucyo tumwirukeho tumufate, nta wuzamudukiza.” Mana, ntunjye kure, Mana yanjye, tebuka untabare. Abanshinja nibamware bashireho, abanyifuriza ibibi nibakorwe n'isoni bagire ipfunwe. Ariko jyeweho nzakomeza nkwiringire, nzarushaho kugusingiza. Nzajya namamaza ko uri intungane, nziriza umunsi namamaza ko uri Umukiza, erega ineza ugira nta wayirondora! Uhoraho Nyagasani, nzaza imbere yawe, nzashimagiza ibikorwa bihambaye wakoze, nzamamaza ubutungane bwawe bwonyine. Mana, kuva mu buto bwanjye waranyigishije, kugeza n'ubu ndacyavuga ibitangaza wakoze. Mana, dore ndi umusaza rukukuri ntuntererane, reka menyeshe ab'iki gihe iby'imbaraga zawe, nzamenyesha n'ab'igihe kizaza iby'ububasha bwawe! Mana, wakoze ibitangaza, ubutungane bwawe busesuye isi bukagera ku ijuru, erega ntawe uhwanye nawe! Wanteje ibyago n'amakuba menshi, ariko uzampembura, uzanzahura nk'umvanye ikuzimu. Uzatuma abantu barushaho kunyubaha, uzongera kumpumuriza. Mana yanjye, Muziranenge wa Isiraheli, nzasingiza umurava wawe ncuranga inanga nyamuduri, nzagusingiza ncuranga n'inanga y'indoha. Nzakuvugiriza impundu ncuranga, nzagusingiriza ko wancunguye. Nziriza umunsi namamaza ko uri intungane, dore abanyifurizaga ibibi baramwaye bakorwa n'isoni. Zaburi y'Umwami Salomo. Mana, uhe umwami kuba intabera nkawe, uwo mwana w'umwami umugire intungane nkawe! Azacira ubwoko bwawe imanza zitunganye, abanyamibabaro bo mu bwoko bwawe azabarenganura. Imisozi n'utununga bizazanira abantu ishya n'ihirwe, bizaribazanira kubera ubutungane bwe. Umwami azarenganura rubanda rugufi, azarokora abakene, azatsemba ababakandamiza. Mana, nk'uko izuba n'ukwezi bihoraho, abe ari ko abantu bazajya bahora bakubaha. Umwami azagira neza amere nk'imvura igwa mu mirima, azamera nk'imvura y'urujojo isomya ubutaka. Ku ngoma ye intungane zizagubwa neza, amahoro azasagamba ahoreho nk'uko ukwezi guhoraho. Azategeka ahereye ku nyanja imwe ageze ku yindi, azahera no ku ruzi rwa Efurati ageze ku mpera z'isi. Abatuye mu butayu bazamwunamira, abanzi be bazamupfukama imbere bakoze umutwe ku butaka. Abami b'i Tarushishi n'abo mu birwa bya kure, bazamwoherereza impano, abami b'i Sheba n'ab'i Seba, na bo bazamutura amaturo. Abami bose bazamwikubita imbere, amahanga yose azamuyoboka. Azagoboka umukene umutabaje, azagoboka n'umunyabyago utagira kivurira. Azagirira impuhwe abanyantegenke n'abakene, abakene azabakiza urupfu. Azabakiza agahato n'urugomo, azabakiza kuko bafite agaciro kuri we. Umwami arakabaho! Abantu nibamuture zahabu yo muri Sheba, bajye bamusabira umugisha umunsi wose, bahore bamusengera iteka. Igihugu kizarumbuka ingano nyinshi, izo mu mpinga y'imisozi zizavuna sambwe, zizarumbuka nk'izo ku misozi ya Libani. Abatuye imijyi bazagubwa neza, bazatohagira nk'ubwatsi bwo mu gasozi. Umwami azogera iteka ryose! Nk'uko izuba rihoraho, izina rye ni ko rizahora ryogeye, abantu azabahesha umugisha, amahanga yose azamwita umunyehirwe. Uhoraho Imana nasingizwe, Imana ya Isiraheli nisingizwe, ni yo yonyine ikora ibitangaza. Imana nyir'ikuzo nisingizwe iteka ryose, nikuzwe mu isi yose! Amina! Amina! Aha ni ho amasengesho ya Dawidi mwene Yese arangiriye. Zaburi ya Asafu. Koko Imana igirira neza Abisiraheli, igirira neza n'abafite imitima iboneye. Ariko jyewe nari ngiye kureka kwiringira Imana, ndetse habuze gato ngo ndeke kuyigirira icyizere, nabonaga abirasi n'abagome baguwe neza, bityo nkabagirira ishyari. Bene abo bapfa batigeze bahangayika, usanga ari ibihonjoke. Imiruho abantu bagira bo ntibayizi, ingorane abandi bagira bo ntizibageraho. Ubwirasi bwabo ni nk'ubw'abanigirije imikufi, nk'uko umuntu ahora yambaye imyambaro, ni ko na bo bahorana urugomo. Abo bantu b'ibihonjoke bahora bari maso, ibibi bagambirira mu mutima birakabije. Basuzugura abandi ndetse bagacura inama zo kubagirira nabi, ubwirasi bubatera gukandamiza abandi. Bahangara gutuka Imana nyir'ijuru, nta n'umuntu wo ku isi batavuga nabi. Iyo ubwoko bwayo bubonye ibyo byose, bugarukira abo birasi bukabakurikiza, bugotomera ibyo bavuga nk'ugotomera amazi. Abirasi baravuga bati: “Imana ntizi ibyo dukora! Ese ubundi Usumbabyose hari icyo yiyiziye?” Dore nawe abo bagome bahora badamaraye, umutungo wabo na wo uriyongera. None se byamariye iki kuba inyangamugayo? Byamariye iki gukora imihango yo kwihumanura? Mana, buri munsi mpura n'ibindushya, buri gitondo urancyaha. Iyo nza kuvuga nk'ibyo bavuga, nari kuba nshebeje abana bawe. Nagerageje gusobanukirwa n'ibyo, ariko nasanze bindenze, Mana, byarandenze kugeza ubwo ngeze mu Ngoro yawe, ni bwo nasobanukiwe iby'amaherezo y'abagome. Koko wabashyize aharindimuka, uhabahananture. Mbega ukuntu ubatera ubwoba! Mu kanya gato urabatsembye bashiraho! Nk'uko umuntu ahinyura inzozi yarose, Nyagasani, ni ko nawe ubahinyura iyo ubahagurukiye. Igihe nari mfite ishavu, igihe ishyari ryari rinshenguye umutima, nari meze nk'injiji nta cyo nzi, ndi nk'inka ntagusobanukirwa. Nubwo bimeze bityo ntiwantereranye, wamfashe ukuboko kw'indyo uranyiyegereza. Ungira inama ukanyobora, amaherezo uzanyakīra mu ikuzo ryawe. Nta wundi wava mu ijuru ngo angoboke keretse wowe, ku isi na ho nta kindi nakwifuza ngufite. Nshobora kugira intege nke ngacogora, ariko wowe Mana, uri urutare nisunze, ni wowe munani wanjye iteka ryose. Koko abagutezukaho bazarimbuka, abaguhemukaho bose uzabatsemba. Nyamara Mana, kwibanira nawe ni byo bīnogera, Uhoraho Nyagasani, ni wowe mpungiraho, nzajya namamaza ibyo wakoze byose. Igisigo gihanitse cya Asafu. Mana, kuki waturetse burundu? Kuki ukomeza kuturakarira, twebwe umukumbi wawe wiragirira? Zirikana ubwoko wagize ubwawe kuva kera, ni bwo muryango wavanye mu buja, wabugize umwihariko wawe, zirikana n'umusozi wa Siyoni wari utuyeho. Nyarukira ku itongo ry'Ingoro yawe idashobora gusanwa, ibyo muri yo byose abanzi barabitsembye. Ababisha bawe bavugirije induru ahantu wabonaniraga natwe, bahashinze amabendera yabo agaragaza ko batsinze. Bari bameze nk'ababanguye intorezo, bakereye gutema ibiti by'inzitane. Imitako yose yabajwe yo mu Ngoro, bayijanjaguje intorezo n'inyundo. Ingoro yawe barayishenye bayiha inkongi, inzu yawe barayihumanyije. Barabwiranaga bati: “Nimucyo tubatsembe bashireho.” Mana, mu gihugu hose aho twagusengeraga barahatwitse. Nta bimenyetso bikuranga tukibona, nta n'umuhanuzi ukibaho, kandi nta n'umwe muri twe uzi igihe bizarangirira. Mana, ababisha bazagukwena bageze ryari? Ese koko abanzi bazahora bagusuzugura? Kuki urebēra ntugire icyo ukora? Rambura ukuboko kwawe kw'indyo ubatsembeho! Mana, uri Umwami wanjye kuva kera, ni wowe wagiye uhesha ibihugu gutsinda. Kubera ububasha bwawe, inyanja wayigabanyijemo kabiri, wajanjaguye imitwe y'ibiyoka nyamunini byo mu mazi. Wamenaguye imitwe y'igikōko nyamunini cyo mu nyanja, wagihaye abatuye mu butayu ngo bakirye. Ni wowe watumye amasōko adudubiza imigezi iratemba, ni wowe wakamije n'inzuzi zidakama. Ni wowe waremye amanywa n'ijoro, ukwezi n'izuba wabihanitse ahabyo. Ni wowe washyizeho imipaka y'isi, ni wowe washyizeho itumba n'impeshyi. Uhoraho, zirikana uburyo abanzi bagusebya, zirikana uburyo abantu b'ibicucu bagutuka. Inkoramutima zawe ntutugabize abanzi ngo badutsembe, dore turi abanyamibabaro ntutwibagirwe burundu. Zirikana Isezerano waduhaye, dore mu gihugu hose hihishe abanyarugomo. Abakandamizwa ntibakagende amara masa, ahubwo abanyamibabaro n'abakene bajye bagusingiza. Mana, haguruka wiburanire, wibuke ko abantu b'ibicucu biriza umunsi bagutuka. Zirikana urusaku rw'ababisha bawe, uzirikane n'induru abakurwanya bahora baguha. Indirimbo y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Wirimbura”. Ni zaburi ya Asafu. Mana turagushimira, turagushimira ko utuba bugufi, turamamaza ibyo wakoze bitangaje. Waravuze uti: “Igihe nateganyije kizagera, jye ubwanjye nzacira abantu imanza zitabera. Isi ishobora gutingita, abayituye bose bagacikamo igikuba, ariko ni jye wayishimangiye ku mfatiro zayo. Kuruhuka. Abirasi ndababwira nti: ‘Nimureke kwirata’, abagome nti: ‘Ntimukirate imbaraga zanyu. Koko ntimugakabye kwirata imbaraga zanyu, ntimukavuge mushinze ijosi.’ ” Ikuzo ry'umuntu ntirituruka iburasirazuba, ntirinaturuka iburengerazuba cyangwa se mu butayu. Ahubwo Imana yonyine ni yo igena byose, icisha umwe bugufi, undi ikamuha ikuzo. Uhoraho afite igikombe mu ntoki, cyuzuye inzoga y'umubira ari yo burakari bwe. Ayisukira abagome bose bo ku isi, barayinywa bakayīranguza. Ariko jye nzamamaza Imana ya Yakobo, nzahora nyiririmba. Izatsemba imbaraga z'abagome, naho intungane izazongerera imbaraga. Indirimbo y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga. Ni zaburi ya Asafu. Imana izwi mu Bayuda, ni ikirangirire mu Bisiraheli. Ihema ryayo rishinzwe i Salemu, inzu yayo iri i Siyoni. Aho ni ho yavunaguriye intwaro z'intambara, ari zo myambi yaka umuriro n'ingabo n'inkota. Kuruhuka. Mana, ufite ubwiza burabagirana, ufite ubwiza buruta ubw'imisozi yabayeho kuva kera. Watumye ingabo z'abanzi zinyagwa ibyazo, zarasinziriye zigendanirako, izo ntwari zose ntizashoboye kwirengera. Mana ya Yakobo, igihe wivuganaga abo banzi, amafarasi n'amagare by'intambara byabuze ababiyobora. Erega wowe ubwawe ukwiye gutinywa! Ni nde wahangara kuguhagarara imbere warakaye? Uri mu ijuru waciye iteka, abatuye isi babyumvise baratinya baratuza. Mana, wahagurukiye guca imanza, ukiza aboroheje bose bo ku isi. Kuruhuka. Koko n'abanyaburakari bazagusingiza, abarokotse uburakari bwawe bazagukorera umunsi mukuru. Nimuhigire imihigo Uhoraho Imana yanyu, iyo mihigo muyihigure. Mwa bashengerera Imana ikwiye gutinywa mwe, nimuyiture amaturo. Abatware yabakuye umutima, abami bo ku isi barayitinya. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni iya Yedutuni ikaba n'iya Asafu. Ndatakira Imana n'ijwi rirenga, ndatakira Imana ngo inyiteho. Igihe nari mu kaga natakambiye Nyagasani, nijoro mwambaza mutegeye amaboko sinacogora, ariko sinashize umubabaro. Nibutse Imana bituma nsuhuza umutima, nyitekereje bituma ncika intege. Kuruhuka. Mana, watumye ntagoheka, nahagaritse umutima mbura icyo mvuga. Natekereje uko byari bimeze mu minsi ya kera, natekereje uko byari bimeze mu myaka yashize. Nijoro nibutse indirimbo najyaga ndirimba, bimbana byinshi ndibaza nti: “Mbese Nyagasani yaturetse burundu? Ese ntazongera kutwitaho ukundi? Mbese imbabazi ze zagiye buheriheri? Ese amasezerano ye yayasheshe burundu? Mbese Imana yibagiwe kutugirira imbabazi? Ese uburakari bwayo bwatumye itatugirira impuhwe?” Kuruhuka. Nuko ndibwira nti: “Ikinshengura ni iki: Isumbabyose yatuvanyeho amaboko.” Uhoraho, nzajya nzirikana ibyo wakoze, koko nzajya nzirikana ibitangaza wakoze kera. Nzahora nibuka ibyo wakoze byose, ibigwi byawe nzabihoza ku mutima. Mana, imigenzereze yawe ntigira amakemwa, nta yindi mana ihwanye nawe. Ni wowe Mana ikora ibitangaza, wagaragarije amahanga ububasha bwawe. Ubwoko bwawe wabuvanye mu buja ku mbaraga, ubwo bwoko ni abakomoka kuri Yakobo na Yozefu. Kuruhuka. Mana, amazi yagukubise amaso, yagukubise amaso aribirindura, ay'ikuzimu yiteragura hejuru. Ijuru risuka imvura y'umurindi, inkuba zihindira mu bicu, imirabyo irabiriza impande zose. Ngo inkuba zihinde, imirabyo iramurika, isi iratingita ihinda umushyitsi. Wihangiye inzira mu nyanja, waciye akayira mu mazi maremare, ntihagira umenya aho unyuze. Wayoboye ubwoko bwawe nk'uyobora umukumbi, wabuyoboresheje Musa na Aroni. Igisigo gihanitse cya Asafu. Bavandimwe, nimwumve inyigisho zanjye, mutege amatwi mwumve ibyo mbabwira. Reka mbabwirire mu migani, mbamenyeshe amabanga ya kera. Ayo mabanga twarayumvise turayamenya, ni ayo dukesha ba sogokuruza. Ntabwo tuzayahisha abana bacu, na bo bazabwire abana babo igituma dusingiza Uhoraho, bababwire ububasha bwe n'ibitangaza yakoze. Yahaye amabwiriza abakomoka kuri Yakobo, yashyiriyeho abo Bisiraheli Amategeko. Yategetse ba sogokuruza kuyigisha abana babo, yarabitegetse ngo abo mu gihe kizaza bazayamenye, na bo bazayabwire abo bazabyara, abo bazabyara na bo bazayamenyeshe abana babo, abo bana baziringire Imana be kwibagirwa ibyo yakoze, bazakurikize amabwiriza yayo. Bityo be kuba nka ba sekuruza, babaye intumvira n'ibyigomeke, bahoraga bateshuka bagahemukira Imana. Nubwo Abefurayimu barwanishaga imiheto, urugamba rwarambikanye bahunga ababisha babo, barabahunze kubera ko batubahirije Isezerano Imana yagiranye na bo, banze gukurikiza Amategeko yayo. Bibagiwe ibigwi byayo, bibagiwe n'ibitangaza yakoze birebera. Ba sogokuruza bakiri mu Misiri mu karere ka Sowani, biboneye ibitangaza Imana yakoze. Inyanja yayigabanyijemo kabiri, amazi yayo irayagomera aba nk'urukuta, yabanyujije muri yo rwagati irabambutsa. Ku manywa yabayobozaga inkingi y'igicu, nijoro yabayobozaga urumuri rw'umuriro. Mu butayu yasatuye ibitare, ibaha amazi menshi adudubiza baranywa. Yatoboye amasōko mu rutare, imigezi imeze nk'inzuzi iratemba. Nyamara bakomeje gucumura ku Isumbabyose, bari mu butayu barayigomera. Bagerageje Imana babigambiriye, bayigerageresha kuyisaba ibyokurya bari bararikiye. Bahinyuye Imana bagira bati: “Mbese koko Imana yabona ibidutungira mu butayu? Koko yakubise urutare, amazi aradudubiza imivu iratemba, ariko se ishobora no kuduha imigati? Ese ishobora kubonera ubwoko bwayo inyama?” Uhoraho yarabyumvise agira umujinya, abakomoka kuri Yakobo abateza inkongi y'umuriro, arakarira abo Bisiraheli. Imana yarabarakariye kubera ko batayiringiye, ntibizeye ko yabakiza. Nyamara Imana yategetse ibicu byo mu kirere, ikingura inzugi z'ijuru, ibagushiriza ibyokurya byitwa manu, ibagaburira umugati uturutse mu ijuru. Yoherereje abantu ibyokurya bibahagije, barya ku byokurya by'abamarayika! Imana yateje ikirēre umuyaga, uhuha uturutse iburasirazuba, uwo mu majyepfo na wo iwuhatira guhuha. Bityo yabagushirije inkware z'inturumbutsi, ziba nyinshi nk'umukungugu, ku buryo zitabarika nk'umusenyi wo ku nyanja, yarazigushije kugira ngo babone inyama zo kurya. Yazigushije mu nkambi yabo rwagati, zigwa ahazengurutse amahema yabo. Imana yabahaye ibyo bari bararikiye, bararya barahaga. Nyamara igihe bari bakirya batari bashira ipfa, Imana yarabarakariye, yica abakomeye bo muri bo, irimbura n'abasore b'Abisiraheli. Nubwo ibyo byabaye bakomeje gucumura, nubwo Imana yakoze ibitangaza ntibayemeye. Iminsi yo kubaho kwabo yarayihushye, iherezo ryo kurama kwabo ribagwa gitumo. Iyo Imana yabicagamo bamwe, abasigaye barayambazaga, barayigarukiraga bakayishaka bwangu. Bibukaga ko Imana ari yo rutare rubakingira, bibukaga ko Imana Isumbabyose ari yo Mucunguzi wabo. Icyakora ntibavugishaga ukuri, babaga bayiryarya. Bahoraga bateshuka ku Mana, ntibubahirize Isezerano yagiranye na bo. Imana yo yabagiriraga imbabazi, yabababariraga ibicumuro byabo ntibarimbure. Kenshi yarifataga ntibarakarire, yacubyaga umujinya wayo. Yibukaga ko ari abantu buntu, bameze nk'umuyaga uhita ntugaruke. Mbega ukuntu kenshi bayigomeraga bari mu butayu! Mbega ukuntu bayibabazaga bari muri icyo kidaturwa! Bahoraga bagerageza Imana, barakazaga Umuziranenge wa Isiraheli. Ntibibukaga ibyo Imana yari yarabakoreye, cya gihe yabagobotse ikabakiza abanzi. Bibagiwe ibimenyetso yari yarerekaniye mu Misiri, bibagiwe n'ibitangaza yakoreye mu karere ka Sowani. Yatumye imigezi yo mu Misiri ihinduka amaraso, Abanyamisiri babura amazi yo kunywa. Yabateje amarumbo y'ibibugu birabarya, yabateje n'ibikeri bibabuza epfo na ruguru. Imyaka yabo yayigabije ibihōre, imirima yabo yayiteje inzige. Imizabibu yabo yayicishije amahindu, imivumu yabo na yo yayicishije urubura. Amatungo yabo yayicishije amahindu, amashyo yabo yayakubitishije inkuba. Yarakariye Abanyamisiri ku buryo bukaze, yari ibafitiye uburakari n'umujinya, byatumye ibateza umutwe w'abamarayika kirimbuzi. Yabererekeye umujinya wayo ntiyabakiza urupfu, yabateje icyorezo cya mugiga. Yishe uburiza bwose bw'Abanyamisiri, itsemba abahungu b'impfura bo kwa bene Hamu abo. Nyuma yahagurukije abantu bayo mu Misiri, yabarongōye nk'urongōye umukumbi, ibashorera mu butayu nk'ushoreye intama. Yabayoboye mu mahoro nta cyo bishisha, naho abanzi babo ibaroha mu nyanja. Nuko Imana yinjiza Abisiraheli mu gihugu yitoranyirije, ibageza ku misozi yigaruriye. Yamenesheje bene icyo gihugu, igihugu cyabo igicamo iminani, amazu yabo iyatuzamo imiryango y'Abisiraheli. Na bwo bagerageje Imana Isumbabyose barayigomera, banga gukurikiza amategeko yayo. Bimūye Imana barayihemukira kimwe na ba sekuruza, bayitetereje nk'uko umuheto mubi utetereza nyirawo. Bubatse ahasengerwa ibigirwamana barayirakaza, barabisengaga igafuha. Imana ibibonye ityo irarakara, Abisiraheli ni ko kubazibukira. Yaretse inzu yayo y'i Shilo, ari yo rya Hema yari yarashinze mu bantu. Yaretse Isanduku y'Isezerano yarangaga ububasha n'ikuzo byayo, yarayiretse abanzi barayinyaga. Yarakariye ubwoko yagize umwihariko wayo, irabureka bushirira ku icumu. Inkongi y'umuriro yakongoye abasore babo, abakobwa babo baragumirwa ntibashyingirwa. Abatambyi na bo bashiriye ku icumu, abapfakazi babo ntibabona uko babaririra. Bitinze Nyagasani aba nk'uvuye mu bitotsi, ahaguruka nk'intwari isindutse inzoga, abanzi be abakubita incuro, abatsinda burundu. Abakomoka kuri Yozefu yabigijeyo, umuryango wa Efurayimu ntiyawutoranya, ahubwo yatoranyije umuryango wa Yuda, atoranya n'umusozi wa Siyoni akunda cyane. Yawubatseho Ingoro idashyiguka nk'ijuru, yayishimangiye nk'isi itigera inyeganyega. Imana yatoranyije n'umugaragu wayo Dawidi, yamutoranyije imukuye mu rugo rw'intama, yamukuye mu ntama yaragiraga, imugira umushumba w'abakomoka kuri Yakobo, ni bo Bisiraheli yagize umwihariko wayo. Dawidi yabaragiranye umurava, abayoborana ubwitonzi. Zaburi ya Asafu. Mana, abanyamahanga bateye igihugu cyawe cy'umwihariko, bahumanyije Ingoro yawe nziranenge, Yeruzalemu bayigize amatongo. Imirambo y'abagaragu bawe bayigaburiye ibisiga, imirambo y'izo ndahemuka bayigaburira inyamaswa. Bishe abantu bawe, imivu y'amaraso itemba muri Yeruzalemu, imirambo yabo ibura gihamba. Abo mu bihugu duhana imbibi baradusuzugura, abo baturanyi bacu baradukwena badukina ku mubyimba. Uhoraho, uzahora uturakariye ugeze ryari? Uzageza ryari kutwitura umujinya ugurumana? Uburakari bwawe ubusuke ku banyamahanga batakwemera, ubusuke no ku bihugu by'abami bitakwambaza. Urakarire abanyamahanga kuko bishe abakomoka kuri Yakobo, igihugu cyabo bagisize iheruheru. Ntuduhore ibicumuro bya ba sogokuruza, gira vuba udusanganize impuhwe zawe, dore tugeze kure kubi. Mana Umukiza wacu, girira ikuzo ryawe utugoboke, girira ko uri Imana, udukize utubabarire ibyaha byacu. Kuki abanyamahanga bakwigamba bati: “Mbese Imana yabo ibamariye iki?” Hōra abanyamahanga tubireba, ubaryoze amaraso y'abagaragu bawe bamennye. Wite ku maganya y'abacu bagizwe imfungwa, ukoreshe ububasha bwawe, ukize abaciriwe urwo gupfa. Nyagasani, ihimure abo mu bihugu duhana imbibi, ibitutsi bagututse ubibiture incuro ndwi. Naho twebwe ubwoko bwawe, umukumbi wawe wiragiriye, tuzahora tuguhesha ikuzo, tugusingize uko ibihe bihaye ibindi. Iyi zaburi ni iy'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya witwa “Indabyo z'amarebe”. Ni zaburi y'urwibutso ya Asafu. Mushumba w'Abisiraheli we, tega amatwi! Tega amatwi wowe uyobora abo bene Yozefu nk'uyobora umukumbi. Wowe uganza ku ntebe hagati y'abakerubi igaragaze. Garagaza ububasha bwawe, urengere abakomoka kuri Efurayimu, urengere n'abakomoka kuri Benyamini no kuri Manase, ngwino udukize. Mana udutarure, uturebane impuhwe udukize. Uhoraho Mana Nyiringabo, uzageza ryari kuturakarira? Uzageza ryari kwirengagiza amasengesho yacu? Dore nawe ibyokurya uduha ni amarira gusa, ibyokunywa turenzaho na byo ni amarira menshi. Watugize imvano y'amakimbirane y'ibihugu duhana imbibi, abanzi bacu batugira urw'amenyo. Mana Nyiringabo, udutarure, uturebane impuhwe udukize. Wagemūye igiti cy'umuzabibu mu Misiri, umenesha abanyamahanga mu gihugu cya Kanāni uwuteramo. Watunganyije aho uwuteye, umuzabibu na wo ushora imizi wuzura igihugu, igicucu cyawo gitwikira imisozi, amashami yawo aba manini asumba amasederi y'inganzamarumbu. Wagabye amashami amwe agera ku Nyanja ya Mediterane, andi mashami agera ku ruzi rwa Efurati. None se ni iki cyatumye usenya uruzitiro rwawo? Dore abahisi n'abagenzi barawisoromera, ingurube z'ishyamba zirawangiza, inyamaswa zo mu gasozi na zo zirawona. Mana Nyiringabo, nyamuna garuka! Itegereze uri mu ijuru urebe, ugoboke uwo muzabibu. Goboka icyo gishyitsi witereye, ugoboke iryo shami wakujije rigasagamba. Umuzabibu barawuciye barawutwika, abantu bawe ubareba igitsure bashiraho. Uhe ububasha umuntu watoranyije, ubuhe uwo muntu wakujije agakomera. Bityo ntituzongera kukwimūra, uduhembure ni wowe tuzajya twambaza. Uhoraho Mana Nyiringabo udutarure, uturebane impuhwe udukize. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga w'i Gati. Ni zaburi ya Asafu. Nimuhimbaze Imana umurengezi wacu, nimuvugirize impundu iyo Mana ya Yakobo. Nimutere indirimbo muvuze ishakwe, mucurange inanga y'indoha n'inanga nyamuduri muziryoshye. Nimuvuze impanda ku munsi ukwezi kwabonetse, muzivuze no ku munsi mukuru wacu ukwezi kugeze hagati. Erega uwo ni umugenzo w'Abisiraheli, ni itegeko ryatanzwe n'Imana ya Yakobo. Ni umugenzo yahaye bene Yozefu, yawubahaye cya gihe yahagurukiraga kurwanya igihugu cya Misiri. Numva ijwi ntamenye nyiraryo agira ati: “Nabakuyeho imitwaro yabashenguraga intugu, mbakiza imirimo y'agahato. Mwantakiye muri mu buja mbubakuramo, navuganye namwe nikingiye ibicu inkuba zikubita, mbageragereza ku mazi y'i Meriba. Kuruhuka. “Bwoko bwanjye, nimutege amatwi mbaburire! Mwa Bisiraheli mwe, iyaba mwanyumviraga! Muri mwe ntihakarangwe imana z'abanyamahanga, ntimukagire izindi mana mupfukamira. Ndi Uhoraho Imana yanyu, ni jye wabikuriye mu gihugu cya Misiri, nimunsabe ibyokurya nzabibaha. “Ariko ubwoko bwanjye ntibwanyumviye, abo Bisiraheli ntibanyobotse. Nanjye narabaretse barinangira, narabaretse bakora ibyo bishakiye. Iyaba ubwoko bwanjye bwanyumviraga, iyaba Abisiraheli bagenzaga uko nshaka, abanzi babo nabatsinda ako kanya, ababisha babo nkabakubita incuro! Icyo gihe abanyanga bampakwaho, Abisiraheli bagahora baguwe neza. Nabatungisha ingano nziza, nabagaburira n'ubuki bw'ubuhura.” Zaburi ya Asafu. Imana iganje mu ikoraniro rinini, yacyashye abacamanza bigira nk'imana iti: “Nimurekere aho guca imanza zibera, mwe kugira abagome abere. Kuruhuka. Nimurenganure abanyantegenke n'impfubyi, murengere abanyamibabaro n'abakandamizwa. Nimutabare abanyantegenke n'abakene nyakujya, mubakize amaboko y'abagome. “Abo banyantegenke n'abakene nta cyo biyiziye, nta n'icyo basobanukiwe, bararindagiye ni mu gicuku, erega ibintu byaracitse! Naravuze nti: ‘Muri imana, mwese muri n'abana b'Isumbabyose.’ Nyamara muzapfa rumwe na bene muntu, muzakurwaho nk'umutware uwo ari we wese.” Mana, haguruka urenganure isi, koko amahanga yose ni ayawe! Iyi ndirimbo ni zaburi ya Asafu. Mana dusubize, Mana, wiceceka ngo uturebēre gusa. Dore abanzi bawe bivumbagatanyije, abakurwanya baguhagurukiye. Ubwoko bwawe babufatiye imigambi mibi, banoganyije inama zo kurwanya abo urinze. Barabwirana bati: “Nimuze dutsembe Abisiraheli, ubwo bwoko be kuzongera kubuvuga.” Bishyize hamwe banoganya inama, bagiranye amasezerano yo kukurwanya. Abo ni Abedomu n'Abishimayeli, ni Abamowabu n'Abahagari, ni Abanyagebali n'Abamoni n'Abameleki, ni Abafilisiti n'abaturage b'i Tiri, ndetse n'Abanyashūru bifatanyije n'abo bose, batabara abakomoka kuri Loti. Kuruhuka. Ubagirire nk'uko wagiriye Abamidiyani, ubagire nk'uko wagize Sisera na Yabini ku mugezi wa Kishoni. Barimbukiye kuri Endori, bahindutse ifumbire y'ubutaka. Abanyacyubahiro babo ubagire nk'uko wagize Orebu na Zēbu, ibikomangoma byabo ubigire nk'uko wagize Zebahi na Salimuna. Koko barabwiranye bati: “Nimuze twigarurire igihugu cy'Imana.” Mana yanjye, ubatumure nka serwakira, ubagire nk'umurama uhuhwa n'umuyaga. Nk'uko inkongi y'umuriro itsemba ishyamba, nk'uko ibirimi by'umuriro biyogoza imisozi, ube ari ko ubateza umuyaga wawe bakwire imishwaro, ubateze inkubi y'umuyaga bashye ubwoba. Uhoraho, batsinde bakorwe n'isoni, bityo bazakuyoboka. Nibamware bajye bahorana ubwoba, bazapfane ikimwaro. Nibamenye ko ari wowe wenyine witwa Uhoraho, bamenye ko ari wowe Usumbabyose kandi ugenga isi yose. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga w'i Gati. Ni zaburi y'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra. Uhoraho Nyiringabo, mbega ukuntu Ingoro yawe iteye ubwuzu! Uhoraho, ndifuza cyane kugera mu rugo rw'Ingoro yawe, Mana nyir'ubuzima, ndagusingiza mbikuye ku mutima. Uhoraho Nyiringabo, Mwami wanjye, Mana yanjye, ibishwi byabonye ubwugamo mu Ngoro yawe, intashya na zo ziyarikiye ibyari hafi y'intambiro zawe, zibona aho zishyira ibyana byazo. Hahirwa abibera mu Ngoro yawe, bahora bagusingiza! Kuruhuka. Hahirwa abantu bakwisunga, hahirwa abahoza umutima ku rugendo rujya i Siyoni. Iyo barombereje igikombe cya Baka, Imana igitoboramo amasōko, igiha umugisha ikakigushamo imvura y'umuhindo. Uko bacuma urugendo ni ko barushaho kugira imbaraga, nibagera i Siyoni baziyereka Imana. Uhoraho Mana Nyiringabo, ita ku masengesho yanjye, Mana ya Yakobo, tega amatwi unyumve. Kuruhuka. Mana, uhīre umwami uturengera, utoneshe uwo wimikishije amavuta. Kumara umunsi umwe mu rugo rw'Ingoro yawe, bindutira kumara iminsi igihumbi ahandi hantu. Mana yanjye, nahitamo kunambira ku muryango w'Ingoro yawe, aho gucumbika mu mazu y'abagome. Uhoraho Imana ni nk'izuba rituvira, ni nk'ingabo idukingira. Uhoraho agira ubuntu, atanga n'ikuzo, indakemwa nta cyiza azima. Uhoraho Nyiringabo, hahirwa umuntu ukwiringira! Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni iy'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra. Uhoraho, wagiriye neza igihugu cyawe, wagaruye abakomoka kuri Yakobo bari barajyanywe ho iminyago. Ubwoko bwawe wabuhanaguyeho ibicumuro byabwo, ububabarira ibyaha byabwo byose. Kuruhuka. Wacubije umujinya wawe wose, waretse uburakari bwawe bukaze. Mana Umukiza wacu, utugarure, shira uburakari udufitiye. Mbese uzahora uturakariye? Ese uzahorana umujinya ibihe byose? Mbese ubwoko bwawe ntuzongera kuduhembura, tukongera kwishima ari wowe tubikesha? Uhoraho, tugirire imbabazi, ngwino udukize. Reka numve icyo Uhoraho Imana ivuga: itangaje amahoro ku bwoko bwayo bw'indahemuka, icyakora ntibuzongere kugira ubupfu. Koko abayubaha ibahora bugufi ngo ibakize, ikuzo ryayo rizahora mu gihugu cyacu. Urukundo n'umurava bizahurirana, ubutungane n'amahoro bisābāne, umurava uzasagamba ku isi, ubutungane buturuke mu ijuru. Koko Uhoraho azatanga ishya n'ihirwe, ubutaka bwacu burumbuke. Ubutungane buzamugenda imbere, buzamutegurira inzira azanyuramo. Isengesho rya Dawidi. Uhoraho, ntega amatwi untabare, dore ndi umunyabyago n'umukene. Undinde kuko ntaguhemukaho, Mana yanjye, ni wowe nizera, jyewe umugaragu wawe unkize. Nyagasani, ngirira impuhwe, ni wowe ntakambira umunsi wose. Umugaragu wawe umpe gusābwa n'ibyishimo, Nyagasani, ni wowe ndangamiye. Koko Nyagasani, uri umugiraneza n'umunyambabazi, abagutakambira bose urabakunda cyane. Uhoraho, umva amasengesho yanjye, tega amatwi ungirire impuhwe. Iyo ngize amakuba, ndagutabaza, koko nawe urantabara. Nyagasani, nta yindi mana ihwanye nawe, ibyo ukora nta wundi wabigeraho. Nyagasani, amahanga yose waremye azakugana, azakwikubita imbere aguheshe ikuzo. Ni wowe Mana wenyine, urakomeye kandi ukora ibitangaza. Uhoraho, ujye unyigisha uko nkwiye kugenza, nanjye njye ncisha mu kuri kwawe. Mpa kugira umutima umwe kugira ngo njye nkubaha. Nyagasani Mana yanjye, nzagusingiza mbikuye ku mutima, nzahora nguhesha ikuzo. Koko ineza ungirira ni nyinshi, dore warankijije undinda kujya ikuzimu. Mana, abirasi barampagurukiye, agatsiko k'abanyarugomo kagiye kumpitana, nta n'ubwo bigera bagutinya. Ariko wowe Nyagasani, uri Imana igira impuhwe n'imbabazi, utinda kurakara kandi wuje urukundo n'umurava. Ungirire impuhwe unyiteho, umugaragu wawe umpe imbaraga, umwana w'umuja wawe unkize. Umpe ikimenyetso cy'uko nzagubwa neza, abanzi banjye nibabibona bazamware. Koko Uhoraho, ni wowe untabara ukampumuriza. Iyi ndirimbo ni zaburi y'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra. Uhoraho yashinze umurwa we ku misozi yitoranyirije. Uhoraho akunda umurwa wa Siyoni, awukunda kurusha ahandi hantu hose muri Isiraheli. Wa murwa w'Imana we, ibikuvugwaho biguhesha ikuzo. Kuruhuka. Abanyamisiri n'Abanyababiloniya ni bamwe mu banyemeye, Abafilisiti n'Abanyatiri n'Abanyakushi, buri wese yavukiye mu gihugu cy'iwabo. Naho ku byerekeye Siyoni, bizavugwa ko umuntu wese ari ho akomoka. Usumbabyose ni we uzahashyigikira. Uhoraho abarura abantu b'amoko yose, akandika ati: “Kavukire ya buri wese ni i Siyoni.” Kuruhuka. Abaririmbyi n'ababyinnyi bariyamirira bati: “Siyoni we, ni wowe sōko y'imigisha yacu yose!” Indirimbo y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni zaburi y'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra Hemani. Iririmbwa ku buryo bw'umubabaro n'agahinda. Ni igisingizo gihanitse cy'Umuzera. Uhoraho Mana Umukiza wanjye, mpora imbere yawe ngutakambira amanywa n'ijoro. Tega amatwi wumve amaganya yanjye, amasengesho yanjye akugereho. Dore amakuba yandembeje, urupfu rurangera amajanja, nsigaje kunogoka nkajya ikuzimu, ndumva imbaraga zanshizemo. Naterewe iyo mu bapfuye, meze nk'abishwe bagashyirwa mu mva, abo wakuyeho amaso ukabibagirwa. Wanshyize mu mwobo muremure cyane, undekera ikuzimu mu icuraburindi. Uburakari bwawe bwaranyibasiye, wampondaguye nk'uhondagurwa n'imihengeri. Kuruhuka. Wantandukanyije n'incuti zanjye, umpindura umuntu uteye ishozi kuri zo, meze nk'uri mu kazitiro ntaho mbasha kujya. Mu maso hanjye hakobanyijwe n'agahinda, Uhoraho, buri munsi nkwambaza ngutegeye amaboko. Mbese abapfuye ni bo ukorera ibitangaza? Ese ba nyakwigendera ni bo bazazuka bakagusingiza? Kuruhuka. Mbese mu mva ni ho batangariza ineza yawe? Ese ikuzimu ni ho batangariza umurava wawe? Mbese ibitangaza byawe byamenyekanira ikuzimu mu icuraburindi? Ese ubutungane bwawe bwamenyekanira iwabo w'abibagiranye? Ariko Uhoraho, ni wowe ntakambira, buri gitondo ni wowe nsenga. Uhoraho, ni kuki wandetse? Ni kuki se utakindeba? Kuva nkiri muto mpora mbabara nkenda gupfa, untera ubwoba ngakuka umutima. Uburakari bwawe buranshegesha, ubwoba untera buranyica. Nk'uko umuvumba w'amazi uhitana umuntu, ni ko ibyo byose bintangatanze byenda kumpitana. Wantandukanyije na bagenzi banjye kimwe n'abo nkunda, nsigaranye incuti imwe ari yo mwijima. Igisigo gihanitse cy'Umuzera Etani. Uhoraho, nzahora nkuririmba ndata ineza yawe, nzogeza umurava wawe uko ibihe bihaye ibindi. Koko ndavuga nti: “Ineza yawe ihora ikomeye iteka ryose, umurava wawe wawushimangiye mu ijuru.” Waravuze uti: “Nagiranye Isezerano n'uwo nitoranyirije, nsezeranira uwo mugaragu wanjye Dawidi nti: ‘Abagukomokaho bazahora basimburana ku ngoma, ingoma yawe nzayishimangira uko ibihe bihaye ibindi.’ ” Kuruhuka. Uhoraho, mu ijuru baragusingiza kubera ibitangaza wakoze, ikoraniro ry'abaziranenge baho riragusingiza kubera umurava wawe. Uhoraho, nta wo mu ijuru wagereranywa nawe, Uhoraho, nta n'indi mana ihwanye nawe. Mana, ikoraniro ry'abaziranenge rirakubaha cyane, utinyitse kurusha abagukikije bose. Uhoraho Mana Nyiringabo, nta we muhwanyije imbaraga, Uhoraho, uri umunyamurava muri byose. N'iyo inyanja yarubiye wowe irakumvira, n'iyo imihengeri yayo yahagurutse wowe urayihosha. Ni wowe wajanjaguye Abanyamisiri urabica, kubera imbaraga zawe abanzi bawe ubakwiza imishwaro. Ijuru ni iryawe, isi na yo ni iyawe, isi n'ibiyiriho ni wowe wabihanze. Ni wowe waremye ibyo mu majyaruguru n'ibyo mu majyepfo, umusozi wa Taboru n'uwa Herumoni irakwishimira. Ukuboko kwawe gufite imbaraga, ukuboko kwawe kw'indyo gufite ububasha buhebuje. Ubutegetsi bwawe bushingiye ku butungane no ku butabera, uhorana ineza ugacisha no mu kuri. Uhoraho, hahirwa abantu bimenyereje kukuvugiriza impundu, uhora ubarebana impuhwe. Biriza umunsi bishimye ari wowe babikesha, baterwa ishema n'ubutungane bwawe. Ni wowe bakesha icyubahiro n'imbaraga, ni wowe ugwiza ububasha bwabo kubera ko ubatonesha. Uhoraho Muziranenge wa Isiraheli, umwami wacu ni wowe tumukesha, ni we ngabo idukingira ikomoka kuri wowe. Kera wabwiriye indahemuka zawe mu ibonekerwa uti: “Nahaye intwari imbaraga, nitoranyirije umusore muri rubanda muha ikuzo. Niboneye umugaragu wanjye Dawidi, namwimikishije amavuta yagenewe kumurobanura. Nzamuramiza ukuboko kwanjye, ni koko ukuboko kwanjye kuzamukomeza. Nta mwanzi uzamutungura, nta mugome uzamuhangara. Nzajanjagura ababisha be yirebera, abanzi be nzabatsemba. Nzamubera umunyamurava mugirire neza, ni jye uzagwiza imbaraga ze. Nzamuha gutegeka ageze ku nyanja, agire ububasha ageze ku nzuzi. Azanyambaza agira ati: ‘Uri Data ukaba n'Imana yanjye, uri urutare runkingira uri n'Umukiza wanjye.’ Nanjye nzamufata nk'impfura yanjye, nzamurutisha abami bose bo ku isi. Nzamugirira neza iteka ryose, nubahiriza Isezerano ridahinyuka namusezeranyije. Abamukomokaho bazahora basimburana ku ngoma ye, ingoma ye izahoraho nk'uko ijuru rihoraho. “Ariko abamukomokaho nibareka Amategeko yanjye, nibadakurikiza ibyemezo nafashe, nibarenga ku mateka natanze, ntibite ku mabwiriza yanjye, nzafata inkoni mbahanire ibyaha byabo, mbakubite mbahora ibicumuro byabo. Nyamara sinzareka kugirira Dawidi neza, nzakomeza kumubera umunyamurava. Sinzica Isezerano ryanjye, sinzisubiraho ku ijambo navuze. Rimwe na rizima narahiye izina ryanjye riziranenge nti: ‘Sinzigera mpemukira Dawidi. Abamukomokaho bazahora basimburana ku ngoma ye, ingoma ye izahoraho nk'uko izuba rihoraho, ihoreho iteka nk'uko ukwezi guhoraho.’ Mu ijuru hari umuhamya w'indahemuka ubyemeza.” Kuruhuka. Ariko warakariye uwo wimikishije amavuta, waramuhinyuye uramureka. Wishe Isezerano wasezeranyije umugaragu wawe, ikamba rye urijugunya hasi uritesha agaciro. Waciye ibyuho mu rukuta ruzengurutse umurwa we, ibigo ntamenwa bye ubigira amatongo. Abahisi n'abagenzi bose baramusahuye, abo mu bihugu bahana imbibi baramukwena. Wateye inkunga abanzi be, ushimisha ababisha be. Intwaro ze wazihinduye imburamumaro, ntiwamuteye inkunga ari ku rugamba. Wamunyaze icyubahiro cye, intebe ye ya cyami uyitembagaza hasi. Watumye asaza imburagihe, utuma akorwa n'ikimwaro. Kuruhuka. Uhoraho, uzahora wihisha ugeze ryari? Uzageza ryari kugira uburakari bukaze? Uzirikane ko igihe cyo kubaho kwanjye ari kigufi, uzirikane ko ubuzima wahaye bene muntu bose nta cyo bumaze. Ni nde muntu wabaho ntapfe? Ni nde wakwikiza urupfu ntajye ikuzimu? Kuruhuka. Nyagasani, za mbabazi wagiraga kera zagiye he? Isezerano ridahinyuka wasezeranyije Dawidi ryaheze he? Nyagasani, zirikana ibitutsi abagaragu bawe dutukwa, zirikana ko nihanganiye ibitutsi by'abanyamahanga bose. Uhoraho, koko abanzi bawe batuka umwami wimikishije amavuta, aho agiye hose baramutuka. Uhoraho nasingizwe iteka ryose. Amina! Amina! Isengesho rya Musa, umuntu w'Imana. Nyagasani, uko ibihe bihaye ibindi, wagiye utubera ubuhungiro. Imisozi itarabaho, utararema isi n'ibiyiriho, kuva kera kose ukageza iteka ryose uhora uri Imana. Ni wowe uhindura abantu umukungugu, ubwira bene muntu gusubira mu gitaka. Erega imyaka igihumbi kuri wowe ni igihe kigufi, ihwanye n'umunsi w'ejo hashize, ihwanye n'igice cy'ijoro rikeye. Abantu urabakukumba bagashira nk'ibitotsi. Bameze nk'ibyatsi bitoshye mu gitondo. Mu gitondo biratōha bigakura, nimugoroba bikaraba bikuma. Dore uburakari bwawe buratumaze, umujinya wawe udutera ubwoba. Ibicumuro byacu uhora ubyibuka, ibyaha dukora rwihishwa byose urabitahura. Erega nta munsi wira utaturakariye, nta mwaka turangiza tutaganya! Imyaka turama ni mirongo irindwi, twakabya kurama ikaba mirongo inani, nyamara ibyiza byayo twakwirata ni imiruho n'imibabaro. Imyaka ishira vuba urupfu rukatujyana. Nta wabasha kumenya uburakari bwawe bukaze, nyamara abakubaha barusha abandi kubumenya. Ujye uduha kwibuka ko iminsi yacu ibaze, bityo tuzaba abanyabwenge. Uhoraho, uzageza ryari kwanga kwigarura? Abagaragu bawe utugirire impuhwe. Uko bukeye ujye udusesuraho ineza yawe, ni bwo buri munsi tuzajya twishima tuvuze impundu. Ya minsi myinshi wadutejemo amakuba, na ya myaka myinshi twagiriyemo akaga, ubidushumbusheho igihe cyo kwishima kingana na byo. Abagaragu bawe utugaragarize ibikorwa byawe, urubyaro rwacu urugaragarize ikuzo ryawe. Nyagasani Mana yacu, udutoneshe, udushyigikirire ibyo dukora, koko ushyigikire ibyo dukora. Umuntu uba mu bwihisho bw'Isumbabyose, aryama arinzwe n'Imana Nyirububasha. Reka mbwire Uhoraho nti: “Uri ubuhungiro bwanjye umbera n'ikigo ntamenwa, ni wowe Mana yanjye nizera.” Koko ni yo izakurinda umutego umwanzi agutega, ikurinde n'icyorezo gitsemba abantu. Uzayihungiraho ikurinde, ikubundikire nk'uko inkoko ibundikira imishwi yayo, umurava wayo ni nk'ingabo nto n'inini zigukingira. Ntuzigera utinya igitera ubwoba cya nijoro, nta n'ubwo uzatinya imyambi bakurasa ku manywa. Ntuzigera utinya icyorezo gitera mu gicuku, nta n'ubwo uzatinya mugiga itsemba abantu ku manywa y'ihangu. Nubwo abantu igihumbi bagwa iruhande rwawe, ndetse nubwo baba ibihumbi icumi baguye iburyo bwawe, ibyo byago wowe ntibizakugeraho. Uzabyitegereza gusa, wirebere igihano cy'abagome. Wagize Uhoraho ubuhungiro bwawe, Isumbabyose uyigira ubwihisho bwawe. Bityo nta kibi kizakugeraho, nta n'icyago kizagera aho utuye. Izagutegekera abamarayika bayo, bazakurinda aho unyura hose, bazakuramira mu maboko yabo, kugira ngo udasitara ku ibuye. Uzakandagira intare n'incira, we kugira icyo uba, uzaribata icyana cy'intare n'ikiyoka, bye kugira icyo bigutwara. Uhoraho arakuvugaho ati: “Kuko atatezutse kunkunda nzamukiza ayo makuba, nzamurinda kuko yemera uwo ndi we. Nantabaza nzamutabara, nagira amakuba sinzamutererana, nzamukiza akaga muheshe icyubahiro. Nzamwitura kurama anyurwe, nzamuha agakiza kanjye.” Iyi zaburi ni indirimbo iririmbwa ku munsi w'isabato. Uhoraho, ni byiza kugusingiza, Mana Isumbabyose, ni byiza kukuririmba. Ni byiza gutangaza ineza yawe buri gitondo, ni byiza gutangaza umurava wawe buri joro. Tukuririmbe hacurangwa inanga y'imirya icumi n'inanga nyamuduri, hacurangwa n'umurya w'inanga y'indoha. Uhoraho, ibyo ukora biranshimisha, ibikorwa byawe bintera kukuvugiriza impundu. Uhoraho, mbega ukuntu ibikorwa byawe bikomeye! Mbega ukuntu ibitekerezo byawe bihanitse! Abantu b'ibicucu ntibabimenya, injiji ntizibisobanukirwa. Nubwo abagome batohagira nk'ibyatsi, nubwo inkozi z'ibibi zagubwa neza, bose bazarimbuka buheri heri. Ariko wowe Uhoraho, iteka ryose uhebuje byose! Uhoraho, dore abanzi bawe bazarimbuka, ni ukuri bazarimbuka, inkozi z'ibibi zose na zo zizatatana. Ariko jye wanyongereye imbaraga zingana nk'iz'imbogo, koko nasutsweho amavuta meza mba uwawe. Amaso yanjye yiboneye ugutsindwa kw'abangenza, amatwi yanjye yiyumviye ugutsindwa kw'abagome bampagurukiye. Intungane zitohagira nk'umukindo, zisagamba nk'igiti cy'isederi cyo muri Libani, zirama nk'ibiti byatewe mu rugo rw'Ingoro y'Uhoraho Imana yacu, bikomeza kwera imbuto n'iyo bishaje, bihorana itoto bigasagamba. Ibyo bigaragaza ko Uhoraho aboneye, ni urutare runkingira, nta bugome bumurangwaho. Uhoraho aganje ku ngoma, yambaye ikuzo, Uhoraho akenyeye ububasha nk'ukenyeye umukandara. Koko isi irashimangiye ntizanyeganyega, Uhoraho, kuva kera kose ingoma yawe ntiyigeze ijegajega, uhereye mbere na mbere uhora uriho. Uhoraho, imihengeri yarahoreye, imihengeri yarahoreye cyane, koko imihengeri yarahoreye irakotsora! Nyamara Uhoraho, uganje mu ijuru, urusha ububasha amazi menshi asuma, urusha ububasha n'imihengeri y'inyanja. Uhoraho, ibyo wategetse ntibyigera bihinyuka, Ingoro yawe irangwa n'ubuziranenge iteka ryose. Uhoraho Mana ihōra abanzi, Mana ihōra abanzi igaragaze! Wa Mucamanza w'abari ku isi we, haguruka, hagurukira abirasi ubakanire urubakwiye. Uhoraho, abagome bazageza ryari, abagome bazageza ryari kwishima? Abo bagizi ba nabi bose barirata, basukiranya amagambo, bavugana agasuzuguro. Uhoraho, bapyinagaza abantu bawe, bakandamiza ubwoko wagize umwihariko. Bica abapfakazi n'abanyamahanga bari mu gihugu, bahotora n'impfubyi. Baravuga bati: “Uhoraho ntabibona! Imana ya Yakobo ntibyitaho.” Mwa bicucu mwe, nimwite ku byo mbabaza, mwa njiji mwe, mbese muzaca akenge ryari? Mbese iyahaye umuntu ugutwi yo ntiyumva? Mbese iyaremye ijisho yo ntireba? Ese Imana icyaha amahanga ntizabahana? Ni yo iha umuntu ubwenge. Uhoraho azi ibyo umuntu agambirira, azi ko nta kamaro bifite. Uhoraho, hahirwa umuntu wowe ucyaha! Hahirwa uwo wigisha Amategeko yawe! Bityo umuha ituze mu bihe by'amakuba, ukageza ubwo abagome bashirira mu rwobo bacukuriwe. Koko Uhoraho ntareka abantu be, ntazigera atererana ubwoko yagize umwihariko. Azasubizaho ubutabera bushingiye ku butungane, abafite imitima iboneye bose bazabushyigikira. Ni nde uzangoboka agahaguruka akarwanya abagome? Ni nde uzandenganura akankiza abagizi ba nabi? Iyo Uhoraho atangoboka, mba narahise njya iwabo w'abapfuye. Iyo navugaga nti: “Ngeze kure kubi”, Uhoraho, wankomezaga umutima kubera ineza yawe. Iyo ibimpagaritse umutima byisukiranya, urampumuriza ukangaruramo ibyishimo. Wowe ntufatanya n'abicazwa no guca imanza z'urugomo, bateza amakuba bitwaje amategeko. Bishyira hamwe bakarwanya intungane, bacira umwere urwo gupfa. Naho jyewe, Uhoraho yambereye nk'ikigo ntamenwa, Imana yanjye imbera urutare mpungiraho. Izabahanira ibicumuro byabo, izabatsemba kubera ubugome bwabo, koko Uhoraho Imana yacu izabatsemba! Nimuze turirimbire Uhoraho, nimuze tumuvugirize impundu! Ni we rutare rudukingira akaba n'Umukiza wacu. Nimucyo tumusange tumushimire, tumuvugirize impundu turirimba. Koko Uhoraho ni Imana ikomeye, ni Umwami ukomeye usumba izindi mana zose. Imibande yose ni we uyitegeka, impinga z'imisozi na zo ni ize. Inyanja ni iye, ni we wayiremye, imusozi na ho, ni we wahabumbabumbye n'ibiganza bye. Nimuze tumuramye tumwikubise imbere, nimucyo dupfukamire Uhoraho Umuremyi wacu. Koko ni we Mana yacu, natwe turi ubwoko bwayo iyobora, turi n'umukumbi yiragirira. Uyu munsi nimwumve icyo ibabwira iti: “Ntimunangire imitima nk'uko byagenze i Meriba, nk'uko wa munsi byagenze i Masa mu butayu, ubwo ba sokuruza bangeragezaga bampinyuza, nubwo bari bariboneye ibyo nakoze. Ab'icyo gihe nabarakariye imyaka mirongo ine, ni ko kuvuga nti: ‘Ubu ubwoko buhora buteshuka, ntibugenza uko nshaka.’ Nuko ndahirana uburakari nti: ‘Ntibateze kwinjira aho kuruhukira nagennye.’ ” Mwa batuye ku isi yose mwe, nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, koko nimuririmbire Uhoraho. Nimuririmbire Uhoraho mumusingize, buri munsi mujye mutangaza ko ari we ukiza. Ikuzo rye murimenyekanishe mu mahanga, ibitangaza akora mubimenyeshe abantu bose. Koko Uhoraho arakomeye, akwiye gusingizwa bihebuje, ni we ukwiye kubahwa kuruta izindi mana zose. Erega imana z'abanyamahanga zose ni imburamumaro! Nyamara Uhoraho we ni we waremye ijuru. Ahorana icyubahiro n'ubuhangange, ububasha n'ishimwe biganje mu Ngoro ye. Mwa bantu b'amahanga yose mwe, nimurate Uhoraho, nimurate ikuzo ry'Uhoraho n'ububasha bwe, nimurate ko Uhoraho ari nyir'ikuzo. Nimuze mu rugo rw'Ingoro ye mumuzaniye amaturo, nimuramye Uhoraho kubera ko ari umuziranenge. Mwa batuye ku isi yose mwe, nimuhinde umushyitsi imbere ye. Nimubwire abo mu mahanga muti: “Uhoraho aganje ku ngoma. Koko isi irashimangiye ntizanyeganyega. Amahanga yose ayacira imanza zitabera.” Ijuru niryishime n'isi inezerwe, inyanja n'ibiyirimo nibirangīre. Imisozi n'ibiyiriho byose nibyishime, ibiti byose byo mu ishyamba na byo nibivuze impundu, ibyo byose nibyidagadure imbere y'Uhoraho kuko agiye kuza, koko agiye kuza gutegeka isi, abo ku isi abategekeshe ubutungane, amahanga yose ayategekane umurava. Uhoraho aganje ku ngoma isi niyishime, ibirwa byo mu nyanja nibinezerwe. Ibicu n'umwijima biramukikije, ubutegetsi bwe bushingiye ku butungane n'ubutabera. Umuriro umubanjirije imbere, impande zose abanzi be barakongoka. Imirabyo ye imurikiye isi, isi ibibonye iratingita, imisozi ishonga nk'ibishashara imbere y'Uhoraho, ishongera imbere ya Nyagasani ugenga isi yose. Ijuru ritangaje ubutungane bwe, amahanga yose yibonera ikuzo rye. Abaramya amashusho y'ibigirwamana bose nibamware, abirata ibigirwamana nibamware, ibyitwa imana byose nibipfukamire Uhoraho. Uhoraho, abatuye i Siyoni barabyumvise barishima, abatuye imijyi y'u Buyuda baranezerwa, baranezerwa kuko uca imanza zitabera. Koko Uhoraho, usumba byose ku isi, uhebuje izindi mana zose. Mwa bakunda Uhoraho mwe, nimwange ibibi, dore arinda indahemuka ze akazikiza abagome, amurikira intungane, ashimisha abafite umutima uboneye. Mwa ntungane mwe, nimwishimire Uhoraho, nimumusingize kuko ari Umuziranenge! Zaburi. Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, nimumuririmbire kuko yakoze ibitangaza, ububasha n'imbaraga ze zitagira amakemwa ni byo bituma atsinda. Uhoraho yamenyekanishije ko ari Umukiza, agaragariza amahanga ko ari intungane. Yibutse ko yiyemeje kugirira Abisiraheli ineza n'umurava, abo ku mpera z'isi bose biboneye ko Imana yacu yatsinze. Mwa batuye ku isi yose mwe, nimuvugirize Uhoraho impundu, nimuturagare muririmbe mwishimye! Nimucurangire Uhoraho inanga, mumuririmbire hacurangwa umurya w'inanga. Nimuvugirize impundu Umwami ari we Uhoraho, mumuvugirize impanda n'amakondera. Inyanja n'ibiyirimo byose nibirangīre, isi n'ibiyiriho na byo nibirangīre. Inzuzi nizikome mu mashyi, imisozi na yo nituragare iririmbire Uhoraho. Koko agiye kuza gutegeka isi, abo ku isi abategekeshe ubutungane, amahanga yose ayategekane ubutabera. Uhoraho aganje ku ngoma, amahanga nahinde umushyitsi. Yicaye hagati y'abakerubi, isi nitingite. Uhoraho arakomeye muri Siyoni, agenga amahanga yose. Amahanga nagusingize kuko ukomeye kandi ukwiye kubahwa, koko uri Umuziranenge. Mwami nyir'imbaraga ukunda ubutabera, ni wowe washyizeho imigenzereze iboneye, ushyiraho ubutungane n'ubutabera mu Bisiraheli. Nimusingize Uhoraho Imana yacu, nimwikubite imbere y'intebe ye ya cyami mumuramye, koko ni Umuziranenge. Mu batambyi be hāri Musa na Aroni, mu bamwiyambazaga hāri Samweli, abo bose baramwiyambazaga akabagoboka. Yavuganiraga na bo mu nkingi y'igicu, bakurikizaga amabwiriza n'amateka yabahaye. Uhoraho Mana yacu, ni wowe wabagobokaga, wababereye Imana yabagiriraga imbabazi, nubwo wabahanaga iyo babaga bacumuye. Nimusingize Uhoraho Imana yacu, nimwikubite imbere ye ku musozi yitoranyirije mumuramye, koko Uhoraho Imana yacu ni Umuziranenge! Zaburi yo gushimira Uhoraho. Mwa batuye ku isi yose mwe, nimuvugirize Uhoraho impundu! Nimuramye Uhoraho munezerewe, nimuze imbere ye muririmba. Nimumenye ko Uhoraho ari we Mana, ni we watwiremeye natwe turi abe. Turi ubwoko bwe turi n'umukumbi yiragirira. Nimwinjire mu marembo y'Ingoro ye mumushimira, nimwinjire muri urwo rugo mumusingiza. Nimumushimire mumutake ibisingizo. Koko Uhoraho agira neza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose, umurava we uhoraho uko ibihe bihaye ibindi. Zaburi ya Dawidi. Reka ndirimbe ineza n'ubutabera, Uhoraho, abe ari wowe ncurangira. Dore jye nzihatira kuba indakemwa wowe se uzaza aho ndi ryari? Iwanjye na ho nzakomeza kuba indakemwa. Sinzihanganira ikidakwiye icyo ari cyo cyose, ibikorwa by'abihakana Imana ndabyamagana, ntaho mpuriye na byo. Sinzagira umutima w'ubugome, sinzigera nkora ikibi. Usebya mugenzi we rwihishwa nzamucecekesha, sinzihanganira abanyagasuzuguro n'abirasi. Nzashaka abanyamurava mu gihugu, mbatuze bugufi bwanjye, indakemwa ni zo zizankorera. Uriganya wese ntazaba iwanjye, umunyabinyoma ntazampinguka imbere. Uko bukeye nzajya nkuraho abagome bose mu gihugu, inkozi z'ibibi zose nzajya nzimenesha mu murwa w'Uhoraho. Isengesho ry'umunyamibabaro waguye agacuho akaganyira Uhoraho. Uhoraho, umva iri sengesho ryanjye, ugutabaza kwanjye kukugereho. Ningira amakuba ntukampunze amaso, ujye untega amatwi, igihe ngutabaje wihutire kuntabara. Iminsi yo kubaho kwanjye iyoyotse nk'umwotsi, umubiri wanjye urahinda umuriro nk'uw'amakara. Ndarabiranye mbaye nk'ibyatsi birabye, singishaka no kurya. Mporana amaganya ku mutima, narazonzwe nsigaye ndi amagufwa masa. Nsigaye nigunze nk'uruyongoyongo rwo mu kidaturwa, nibereye nk'igihunyira cyo mu itongo. Sinkigoheka ndi jyenyine, meze nk'inyoni yigunze hejuru y'inzu. Abanzi banjye baransebya umunsi ukira, abanyanga urunuka bangize indahiro. Nsigaye ntunzwe n'ivu aho gutungwa n'ibyokurya, ibyo nywa mbinywa mbitamo amarira, ni ukubera ko wandakariye ukangirira umujinya. Koko waranteruye unjugunya kure. Iminsi yo kubaho kwanjye igeze ku iherezo, ndarabiranye mbaye nk'ibyatsi. Nyamara wowe Uhoraho, uhora uganje ku ngoma, uzahora uri ikirangirire uko ibihe bihaye ibindi. Uzahaguruka ugirire Siyoni impuhwe. Erega iki ni cyo gihe cyo kuyigirira imbabazi, koko icyo gihe kirageze! Nubwo nta buye ryayo rikigeretse ku rindi, abagaragu bawe turayikunda, tuyigirira impuhwe nubwo yabaye amatongo. Amahanga azatinya Uhoraho, abami bose bo ku isi bazamuhesha ikuzo. Koko Uhoraho azubaka Siyoni bundi bushya, azigaragaza afite ikuzo. Azita ku masengesho y'abakandamijwe, ye kwirengagiza ibyo bamusaba. Ibyo nibyandikirwe ab'igihe kizaza, bityo abazavuka bazasingiza Uhoraho. Uhoraho yarunamye ari mu Ngoro ye mu ijuru, yitegereza isi yibereye mu ijuru, yumva amaganya y'imfungwa, afungūra abaciriwe urwo gupfa. Bityo Uhoraho azamamazwa i Siyoni, azasingizwa i Yeruzalemu, azasingizwa igihe amahanga azaba yahakoraniye, ibihugu by'abami bizaza kuramya Uhoraho. Yacogoje imbaraga zanjye nkiri muto, iminsi yo kubaho kwanjye arayitubya. Ni ko kuvuga nti: “Mana yanjye, dore ndacyari umusore ntunkureho. Nyamara wowe uzahoraho uko ibihe bihaye ibindi. Mbere na mbere wahanze isi, ijuru na ryo ni umurimo w'intoki zawe. Ibyo bizashiraho, ariko wowe uzahoraho, byose bizasaza nk'umwambaro, uzabihindagura nk'uhindura imyambaro bishireho. Ariko wowe uzahora uri uko wahoze, ntuzigera ugira iherezo. Twebwe abagaragu bawe, abana bacu bazatura mu gihugu, abazabakomokaho bazahora imbere yawe.” Zaburi ya Dawidi. Reka nsingize Uhoraho, nsingize Uhoraho Muziranenge mbikuye ku mutima. Koko reka nsingize Uhoraho, ne kwibagirwa icyiza na kimwe yakoze. Ni we umbabarira ibicumuro byanjye byose, ankiza n'indwara zanjye zose. Ni we ungobotora mu nzāra z'urupfu, ansenderezaho urukundo n'impuhwe. Yampaye kugira ishya n'ihirwe, yangaruyemo ubusore ngira imbaraga nk'iza kagoma. Uhoraho akora ibitunganye, arenganura abakandamizwa bose. Imigambi ye yayimenyesheje Musa, ibikorwa bye bihambaye abimenyesha Abisiraheli. Uhoraho agira impuhwe n'imbabazi, atinda kurakara kandi yuje urukundo. Ntahora ashinja abantu ibyaha, nta n'ubwo ahorana inzika. Ntaduha igihano gikwiranye n'ibyaha byacu, ntatwitura ibikwiranye n'ibicumuro byacu. Nk'uko ijuru ryitaruye isi by'ihabya, ni ko urukundo akunda abamwubaha ruhebuje. Nk'uko iburasirazuba ari kure y'iburengerazuba, ni ko atubabarira ibyaha akabishyira kure yacu. Nk'uko se w'abana abagirira impuhwe, ni ko Uhoraho azigirira abamwubaha. Erega azi uko turemye, ntiyirengagiza ko turi igitaka gisa! Umuntu ntarama ni nk'ibyatsi, atohagira nk'indabyo zo mu gasozi. Iyo inkubi y'umuyaga ihushye ziratumuka, aho zahoze ntihabe hakimenyekana. Ariko impuhwe Uhoraho agirira abamwubaha zihoraho, zihoraho kuva kera kose kugeza iteka ryose, ubutungane bwe buzagera no ku buzukuruza babo. Uko ni ko agirira abubahiriza Isezerano yagiranye na bo, abazirikana inshingano ze ngo bazikurikize. Uhoraho yashimangiye intebe ye ya cyami mu ijuru, ni Umwami ugenga ibibaho byose. Mwa bamarayika b'Uhoraho b'abanyambaraga n'intwari mwe, nimumusingize, mwebwe musohoza ibyo avuga nimumusingize, nimumusingize mwebwe mukurikiza ibyo avuga. Mwa ngabo z'Uhoraho zo mu ijuru mwe, nimumusingize, nimumusingize mwebwe mumukorera mugasohoza ibyo ashaka. Mwa biremwa by'Uhoraho mwese mwe, nimumusingize, nimumusingirize ahantu hose ategeka! Nanjye rero reka nsingize Uhoraho! Reka nsingize Uhoraho. Uhoraho Mana yanjye, urakomeye cyane, wambaye ikuzo n'ubuhangange, wambaye umucyo nk'umwitero. Wahanitse ijuru nk'ubamba ihema. Inkingi z'Ingoro yawe wazishinze mu mazi yo hejuru, ugendera ku bicu nk'ugendera mu igare rikururwa n'amafarasi, umuyaga ni yo mababa ugurukisha. Imiyaga uyigira intumwa zawe, ibirimi by'umuriro ubigira abagaragu bo kugukorera. Washimangiye isi ku mfatiro zayo, isi ntizigera inyeganyega iteka ryose. Wayidendejeho inyanja imera nk'itwikirijwe umwenda, amazi arenga hejuru y'imisozi. Amazi warayacyashye arahunga, yumvise ijwi ryawe rihinda nk'inkuba arasandara, yatembye ku misozi asendera ibibaya, akoranira aho wayageneye. Wayashingiye imbibi ntarengwa, bityo ntazongera kuzimanganya isi. Amazi y'amasōko uyayobora mu migezi, imigezi iromboreza hagati y'imisozi. Inyamaswa zose zo mu gasozi zirayashoka, indogobe z'ishyamba na zo ziyanywaho zigashira inyota. Inyoni n'ibisiga byibera hafi y'iyo migezi, mu mashami y'ibiti ni mo bijwigirira. Wibereye mu Ngoro yawe uvubira imisozi imvura, ibiri ku isi binyurwa n'ibyo ukora. Ni wowe umeza ubwatsi bw'amatungo, umeza n'imyaka abantu bahinga, ubutaka ukabubyaza ibyokurya. Ububyaza divayi idabagiza abantu, ububyaza n'amavuta y'iminzenze atuma bayagirana mu maso, ububyaza n'ibyokurya byo kubatera imbaraga. Uhoraho, ibiti waremye bibona imvura ihagije, ni byo masederi ya Libani wamejeje. Inyoni zarika ibyari byazo muri yo, ibisiga bikibera mu bushorishori bwayo. Imisozi miremire yituriwe n'ihene z'agasozi, ibitare na byo bikaba ubwihisho bw'impereryi. Ukwezi wagushyiriyeho kumenyekanisha ibihe, izuba na ryo rizi igihe rirengera. Wohereza umwijima ijoro rikaba riraguye, inyamaswa zose zo mu gasozi zirara zirigenda. Mana, intare zīvugira mu muhigo, zīvuga zigusaba ibyokurya. Iyo izuba rirashe zirigendera, zijya kwiryamira mu masenga yazo. Ni bwo abantu bajya ku mirimo yabo, bagakora bakageza nimugoroba. Uhoraho, mbega ukuntu ibikorwa byawe ari byinshi! Erega byose wabikoranye ubuhanga! Isi yose yuzuye ibyo wahanze. Irebere ukuntu inyanja ari nini kandi ari ngari, ibinyabuzima biyigendamo ntibibarika, byaba ibito cyangwa ibinini. Amato ayigendamo yerekeza hirya no hino, cya gikōko nyamunini waremye cyo mu nyanja ni mo cyikinagura. Ibiremwa byose biguhanze amaso, bitegereje ko ubigaburira ibyokurya byabyo ku gihe. Urabigaburira bikarya, upfumbatura igipfunsi ukabihaza ibyiza. Wanga kubyitaho bigashya ubwoba, wabikuramo umwuka bigapfa, bisubira mu gitaka aho byavuye. Wohereza umwuka wawe bikabaho, ubutaka ubuha isura nshya. Uhoraho nahorane ikuzo iteka ryose, Uhoraho niyishimire ibyo yakoze. Yitegereza isi igatingita, yakoza urutoki ku misozi igacucumuka umwotsi. Nzaririmbira Uhoraho igihe nkiriho, ncurangire Imana yanjye igihe nzaba ngihumeka. Ibyo nibwira nibinogere Uhoraho, nanjye nzahora mwishimira. Abanyabyaha nibashire ku isi, abagome na bo ntibakabeho! Reka nsingize Uhoraho! Haleluya! Nimushimire Uhoraho mumwambaze, nimwamamaze mu mahanga ibyo yakoze bitangaje. Nimumuririmbire mumucurangire, nimwamamaze ibitangaza byose yakoze. Nimwirate ko Uhoraho ari Umuziranenge, mwa bamwambaza mwe, nimwishime. Nimwisunge Uhoraho Nyirububasha, muhore mumwambaza iteka ryose. Uhoraho ni we Mana yacu, ibyemezo bye bikurikizwa ku isi yose. Ahora azirikana Isezerano rye, ni ryo jambo yavuze rizahoraho ibihe byose. Ni Isezerano yasezeranyije Aburahamu, ni n'indahiro yarahiye Izaki. Iryo Sezerano yarisezeranyije na Yakobo rirahama, riba Isezerano ridakuka kuri Isiraheli. Uhoraho yaramubwiye ati: “Nzaguha igihugu cya Kanāni, nzakiguha wowe n'abazagukomokaho.” Icyo gihe bari bakiri bake, ari abimukīra mbarwa muri icyo gihugu. Bavaga mu gihugu bakajya mu kindi, bavaga no ku mwami bakajya ku wundi. Nyamara Uhoraho nta we yemereye ko abakandamiza, ahubwo yacyashye abami ababaziza ati: “Muramenye ntimukagire icyo mutwara abo nitoranyirije, ntimukagirire nabi abahanuzi banjye.” Nuko Uhoraho ateza inzara mu gihugu, atuma ibyokurya byose bishira. Ariko yari yarohereje umuntu wo kubabanziriza, uwo ni Yozefu wari waragurishijwe ngo abe inkoreragahato. Amaguru ye bayabohesheje iminyururu, ijosi rye barizengurutsa icyuma, kugeza ubwo ibyo yarotōye bisohoye, bikagaragaza ko ibyo yavuze byavuye ku Uhoraho. Umwami wa Misiri yategetse ko bamukura muri gereza, uwo mugenga w'amoko menshi aramubohoza. Yamushinze kuba umutware w'urugo rwe, amushinga no kugenga ibyo atunze byose. Yamushinze guha ibikomangoma amabwiriza uko ashaka, amushinga no kungura ubwenge abajyanama b'ibwami. Nyuma Isiraheli na we ajya mu Misiri, Yakobo uwo asuhukira muri icyo gihugu cya Hamu. Uhoraho yahaye ubwoko bwe kororoka, abugira bwinshi buruta ababukandamizaga. Yahinduye imitima y'Abanyamisiri atuma banga ubwoko bwe, biga amayeri yo kugirira nabi abagaragu be. Yatumye umugaragu we Musa, yatoranyije Aroni amutumana na Musa. Ibimenyetso biranga Uhoraho babyeretse Abanyamisiri, bakorera n'ibitangaza muri icyo gihugu cya Hamu. Uhoraho yahateje umwijima haba icuraburindi, Abanyamisiri ntibongera guhinyura ijambo rye. Amazi yaho yayahinduye amaraso, amafi yaho arayica. Igihugu cya Misiri cyuzuye ibikeri, bigera no mu mazu y'ibwami ararwamo. Yategetse amarumbu y'ibibugu aratera, inda na zo zikwira igihugu cyose. Yagushije urubura mu cyimbo cy'imvura, yohereza imirabyo umuriro ukwira igihugu cyabo. Yarimbuye imizabibu yabo n'imitini yabo, ibiti byo mu gihugu cyabo arabivunagura. Yategetse inzige ziratera, ategeka n'ibihore bitabarika biratera, bitsemba ibimera byose byo mu gihugu cyabo, bitsemba n'imyaka yo ku butaka bwabo. Yishe uburiza bwose bwo mu gihugu cyabo, atsemba abahungu babo bose b'impfura. Ariko Abisiraheli abakurayo bafite ifeza n'izahabu, nta n'umwe wo mu miryango yabo wagendanaga intege nke. Abanyamisiri bishimiye ko Abisiraheli bagiye, koko bari barabakuye umutima. Uhoraho ashyiraho igicu cyo gukingira Abisiraheli, ashyiraho n'umuriro wo kubamurikira nijoro. Bamusabye ibyokurya abazanira inturumbutsi, abaha n'umugati uturutse mu ijuru barawijuta. Yasatuye urutare amazi aradudubiza, aba umugezi utemba mu butayu. Koko yazirikanye Isezerano rye ritagira inenge, iryo yasezeranyije umugaragu we Aburahamu. Uhoraho yakuyeyo ubwoko bwe bwishimye, izo ntore ze azikurayo zivuza impundu. Yabagabiye ubutaka bwari ubw'abanyamahanga, bagabana ibikorwa andi moko yaruhiye. Kwari ukugira ngo bitondere amateka yatanze, bakurikize amategeko ye. Haleluya! Haleluya! Nimushimire Uhoraho kuko agira neza, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Nta wabasha kurondora ibigwi by'Uhoraho ngo abiheze, nta n'uwabasha kumutaka ibisingizo bimukwiye. Hahirwa abakurikiza ubutabera, hahirwa uhora akora ibitunganye. Uhoraho, unzirikane kubera ineza ugirira ubwoko bwawe, ungoboke kubera ko uri Umukiza! Bityo nzagira ishya n'ihirwe uha intore zawe, nzishimana n'ubwoko bwawe, nziratana n'abo wagize umwihariko wawe. Twakurikije ba sogokuruza turacumura, twakoze ibibi twabaye abagome. Ba sogokuruza bari mu Misiri, ntibitaye ku bitangaza Uhoraho yakoze, ntibazirikana ineza nyinshi yabagiriye. Ahubwo barijujuse bageze ku nyanja, ari yo ya Nyanja y'Uruseke. Nyamara we yagiriye ikuzo rye arabarokora, yerekanye ububasha bwe. Yacyashye Inyanja y'Uruseke irakama, abanyuza muri yo rwagati hakakaye nko mu butayu. Yarabagobotse abakiza ababisha babo, abakura mu maboko y'abanzi babo. Amazi yarenze ku babisha babo, ntihagira n'umwe urokoka. Ba sogokuruza bemeye ibyo Uhoraho yavuze, bamuririmbira bamusingiza. Nyamara bahise bibagirwa ibyo yakoze, ntibategereza ko asohoza umugambi we. Bararikiye inyama bari mu butayu, bagerageza Imana bari ahadatuwe. Yabahaye ibyo bari bararikiye, ariko hamwe na byo ibateza icyorezo. Bagiriye Musa ishyari bari mu nkambi, barigirira na Aroni uwo Uhoraho yitoranyirije. Ubutaka ni ko kwasama bumira Datani, burenga no ku gatsiko ka Abiramu. Umuriro watsembye abari babashyigikiye, ikirimi cyawo gikongora abo bagome. Biremeye ikimasa ku musozi wa Horebu, baramya icyo kigirwamana bicuriye. Imana yabo nyir'ikuzo barayiguranye, bayiguranye ishusho y'ikimasa gitungwa n'ubwatsi. Bibagiwe Imana Umukiza wabo, ari yo Mana yari yarakoze ibihambaye mu Misiri. Ni yo yakoze ibitangaza mu gihugu cya Hamu, yakoze n'ibiteye ubwoba ku Nyanja y'Uruseke. Imana yari yiyemeje kubarimbura, iyo Musa intore yayo atayikoma imbere, ngo acubye uburakari bwayo ye kubatsemba. Banze kujya mu gihugu cy'igikundiro, ntibemeye ibyo Imana yavuze. Bijujutiye mu mahema yabo, banga kumvira Uhoraho. Uhoraho yashyize ukuboko hejuru, arahira ko azabamarira mu butayu, ababakomokaho azabatatanyiriza mu bindi bihugu, azabamarira mu mahanga. Bayobotse Bāli y'i Pewori, barya inyama zatuwe abazimu. Imigenzereze yabo yarakaje Uhoraho, icyorezo kibadukamo. Finehasi yahagurukiye kurwanya ayo marorerwa, icyo cyorezo kirashira. Icyo gikorwa cya Finehasi cyatumye abarwa nk'intungane, ahora abarwa atyo uko ibihe bihaye ibindi. Barakaje Uhoraho ku mazi y'i Meriba, Musa ahagushiriza ishyano kubera bo. Barakaje Musa cyane, bituma ahubukira kuvuga ibyo atatekereje. Ntibarimbuye amahanga, nk'uko Uhoraho yari yababwiye. Bivanze n'abanyamahanga, bakurikije imigenzo yabo. Basenze ibigirwamana by'abo banyamahanga, bibera Abisiraheli umutego. Abahungu n'abakobwa babo babatambyeho ibitambo, babatura ingabo za Satani. Bavushije amaraso y'abere, ari yo maraso y'abahungu n'abakobwa babo, batuwe ibigirwamana by'Abanyakanāni, igihugu bagihumanyishije kumena amaraso. Ibikorwa byabo byarabahumanyije, bīmuye Imana bakeza ibigirwamana. Uburakari bw'Uhoraho bwagurumaniye abantu b'ubwoko bwe, uwo mwihariko we arawuzinukwa. Yabagabije abanyamahanga, ababisha babo barabigarurira. Abanzi babo barabakandamije, baca bugufi barabayoboka. Incuro nyinshi Uhoraho yabakijije abanzi, nyamara bo baranze baramugomera, barushaho gucumura. Yabonye akaga barimo, yita ku gutakamba kwabo. Yazirikanye Isezerano rye, areka kubahana kubera imbabazi ze nyinshi, abahesha impuhwe ku bari barabigaruriye. Noneho Uhoraho Mana yacu udukize, udutarurukanye utuvane mu mahanga, ni bwo tuzagushimira ko uri Umuziranenge, koko kugusingiza ni byo bizadutera ishema. Uhoraho Imana ya Isiraheli nasingizwe, nasingizwe kuva kera kose kugeza iteka ryose. Abantu bose nibikirize bati “Amina!” Haleluya! Nimushimire Uhoraho kuko agira neza, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Abacunguwe n'Uhoraho nibabivuge, yarabacunguye abakiza umwanzi, yarabatarurukanyije abavana mu bihugu by'iburasirazuba n'iby'iburengerazuba, yabavanye mu byo mu majyaruguru no mu bikikije inyanja. Bamwe bazereraga mu butayu butarangwamo umuntu, ntibigera babona umujyi utuwe. Barashonje bicwa n'inyota, bararabirana benda gupfa. Bageze muri ako kaga batakambira Uhoraho, na we abakiza ayo makuba. Yabanyujije mu nzira iromboreje, abajyana mu mujyi utuwe. Ngaho nibashimire Uhoraho kubera ineza ye, bamushimire ibitangaza akorera bene muntu. Koko abari bafite inyota yarayibamaze, abari bashonje na bo abahaza ibyiza. Abandi biberaga mu mwijima w'icuraburindi, ari imfungwa zashavuye zibohesheje iminyururu. Koko bari baranze kumvira ibyo Imana yavuze, bahinyura inama z'Isumbabyose. Yabacishije bugufi bakora imirimo y'agahato, hagira ugwa ntihagire umwegura. Bageze muri ako kaga batakambira Uhoraho, na we abarokora ayo makuba. Yabakuye muri wa mwijima w'icuraburindi, acagagura iminyururu yari ibaboshye. Ngaho nibashimire Uhoraho kubera ineza ye, bamushimire ibitangaza akorera bene muntu. Koko yamenaguye inzugi z'imiringa, avunagura n'ibihindizo by'ibyuma. Abandi babaye ibicucu barigomeka, barababazwa kubera ibicumuro byabo. Bahuzwe ibyokurya by'amoko yose, barabihuzwe habura gato ngo bapfe. Bageze muri ako kaga batakambira Uhoraho, na we abarokora ayo makuba. Yaravuze gusa bakira indwara zabo, bityo abakura mu nzara z'urupfu. Ngaho nibashimire Uhoraho kubera ineza ye, bamushimire ibitangaza akorera bene muntu. Nibamutambire ibitambo byo kumushimira, batangaze ibyo yakoze bavuze impundu. Abandi bafashe ubwato baboneza iy'inyanja, bahererekanya ibicuruzwa hakurya y'amazi magari. Biboneye ibyo Uhoraho akora, bibonera n'ibitangaza akorera mu nyanja rwagati. Yaravuze inkubi y'umuyaga irahaguruka, umuyaga na wo ubyutsa imihengeri, ibakoza mu birēre bamanukana na yo, ako kaga kabakura umutima. Imihengeri yabakozaga hirya no hino, bakadandabirana nk'umusinzi, ubuhanga bwabo bwose bunanirwa kubakiza. Bageze muri ako kaga batakambira Uhoraho, na we abavana muri ayo makuba. Yategetse iyo nkubi y'umuyaga irahosha, ya mihengeri na yo iratuza. Bashimishijwe n'uko ituze rigarutse, Uhoraho yabagejeje ku mwaro bifuzaga. Ngaho nibashimire Uhoraho kubera ineza ye, bamushimire ibitangaza akorera bene muntu. Nibamwogeze mu ikoraniro rya rubanda, bamusingize abakuru bateraniye mu nama. Akamya inzuzi aho zanyuraga hakuma, amasōko y'imigezi na yo arayakamya. Igihugu kirumbuka agihindura agasi, agihora ibibi abagituye bakora. Ubutayu aburemamo ibidendezi, igihugu cy'umutarwe na cyo agitoboramo amasōko. Aho ni ho atuza abashonje, na bo bakahubaka umujyi wo guturamo. Babiba imbuto mu mirima bagatera n'imizabibu, bagira n'umusaruro utubutse. Uhoraho abaha umugisha barororoka baba benshi, amatungo yabo ntiyareka agabanuka. Hanyuma baragabanutse bacishwa bugufi, kubera agahato n'ibyago n'umubabaro. Uhoraho atuma ibikomangoma bisuzugurika, atuma bibuyera mu kidaturwa kitagira inzira. Naho abakene abavana mu makuba, imiryango yabo akayigwiza nk'amatungo. Intungane zirabibona zikishima, naho abagome bakaruca bakarumira. Umunyabwenge wese niyite kuri ibyo, abantu na bo nibazirikane ko Uhoraho agira neza. Iyi ndirimbo ni zaburi ya Dawidi. Mana, ndabyiyemeje, ngiye kukuririmba ngucurangire mbikuye ku mutima. Reka negure inanga nyamuduri n'inanga y'indoha, reka ngucurangire umuseke utarakeba. Uhoraho, nzagusingiza mu ruhame rw'amahanga, nkuririmbe mu ruhame rw'amoko ayatuye. Koko ineza ugira isesuye ijuru, umurava wawe ugera ku bicu. Mana, erekana ugukomera kwawe gusumba ijuru, ikuzo ryawe rimenyekane ku isi yose. Inkoramutima zawe udukize akaga. Untabare unkirishe ububasha bwawe. Imana nziranenge iravuga iti: “Ni jye nyir'ugutsinda, umujyi wa Shekemu nawugabanyijemo imigabane, ikibaya cya Sukoti na cyo nkigabanyamo iminani. Akarere ka Gileyadi ni akanjye, akarere k'Abamanase na ko ni akanjye, ak'Abefurayimu ni ingofero y'icyuma inkingira umutwe, naho ak'Abayuda ni inkoni iranga ubutegetsi bwanjye. Igihugu cya Mowabu ni igikarabiro cyanjye, icya Edomu nakigize inkoreragahato yanjye, naho igihugu cy'u Bufilisiti naragitsinze nkigamba hejuru.” Ni nde uzangeza muri Edomu? Ni nde uzangabiza umujyi ntamenwa waho? Nta wundi keretse Imana, nyamara waraturetse! Mana, ntukijyana n'ingabo zacu ku rugamba. Tugoboke uhangane n'ababisha bacu, koko gutabarwa n'umuntu ntibigira umumaro. Imana ni yo izaturwanira dutsinde, ababisha bacu ni yo izabanyukanyuka. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Mana ni wowe nsingiza wikwicecekera! Dore abagome n'abanyabinyoma baransebya, baramvuga amagambo bambeshyera. Banturutse impande zose bamvuga amagambo y'urwango, barandwanya nta mpamvu. Narabakunze banyitura kumbeshyera, icyakora jyewe nshishikazwa no gusenga. Ineza nabagiriye bayituye inabi, urukundo nabakunze barwitura urwango. Umwanzi wanjye muteze umugome amurege, umushinja nahagarare iburyo bwe. Nacirwe urubanza rumutsinde, amasengesho ye amuviremo icyaha. Ntakarambe azakenyuke, umurimo yari ashinzwe uhabwe undi. Abana be bazabe impfubyi, umugore we abe umupfakazi. Abana be bazahinduke inzererezi n'abasabirizi, bajye basabiriza kure y'itongo ry'iwabo. Umwishyuza nafatīre ibye byose ku ngufu, abo atazi bamutware ibyo yaruhiye. Ntihakagire umuntu n'umwe umugirira neza, impfubyi asize ntihakagire uzigirira impuhwe. Urubyaro rwe ruzarimbuke, mu gihe gito rube rwibagiranye. Ibicumuro bya ba sekuruza Uhoraho ajye abyibutswa, ibyaha nyina yakoze ntibikamuhanagurweho Uhoraho ajye abihozaho ijisho, bibagirane ku isi be kwibukwa ukundi. Umwanzi wanjye bizamubeho bityo kuko atigeze aranganwa imbabazi, ahubwo yatoteje abanyamibabaro n'abakene n'abashavuye, abatoteza agira ngo bapfe. Yakundaga kuvumana, na we umuvumo numwokame, ntiyifurizaga abandi umugisha, na we umugisha numube kure. Yahozaga umuvumo ku rurimi, wari waramucengeye nk'amazi acengera umubiri, cyangwa nk'ibinure bicengera ingingo. Ngaho numumerere nk'umwambaro yambaye, ahore awukenyeje nk'umukandara. Ngibyo ibihembo Uhoraho azaha abanshinja, ngibyo ibyo azaha abamvuga nabi. Ariko wowe Uhoraho Nyagasani, ungirire neza kubera izina ryawe, unkize kubera ineza yawe nyinshi. Koko ndi umunyamibabaro n'umukene, umutima wanjye washenguwe n'ishavu. Ndarembera nk'igicucu cyo ku kirengarenga, baramenesha nk'abamenesha inzige. Kubera kwigomwa kurya, amavi ntagishinga, ibinure byanshizemo ndananutse. Bangize insuzugurwa, barambona bakanzunguriza umutwe. Uhoraho Mana yanjye, ntabara kubera ineza yawe unkize. Bityo bamenye ko mbikesha ububasha bwawe, bamenye ko ari wowe Uhoraho wabingiriye. Nibavume wowe utange umugisha! Nibahagurukira kurwana bazakorwa n'isoni, naho jyewe umugaragu wawe nzishima. Abanshinja nibamware bakenyere ikimwaro, nibakorwe n'isoni zibabere umwitero. Nzasingiza Uhoraho ndanguruye ijwi, mushimire mu ruhame rw'imbaga nyamwinshi. Koko ahagarara iburyo bw'umukene akamurengera, amukiza abamucira urubanza rwo kumutsinda. Zaburi ya Dawidi. Uhoraho yabwiye umwami wanjye ati: “Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye, nanjye nzahindura abanzi bawe nk'akabaho ukandagizaho ibirenge.” Uhoraho nashimangire ingoma yawe, ayagūre ahereye i Siyoni, nawe ngaho ganza abanzi bawe. Umunsi uzakoranya ingabo zawe, abantu bawe bazitanga babikunze, bazaba bisukuye biboneje. Abasore bazakugeraho kare, bazindutse nk'ikime cyo mu museso. Uhoraho yararahiye kandi ntazivuguruza, yaravuze ati: “Uri umutambyi iteka ryose, mu buryo bwa Melikisedeki.” Umwami uri iburyo bwawe, ku munsi azarakarira abami azabatsemba. Azacira abanyamahanga urubanza, imirambo izaba iri hose, atsembe n'abatware ku isi yose. Umwami akiri mu rugendo azanywa ku mazi y'umugezi, atabarukane ishema. Haleluya! Nzasingiza Uhoraho mbikuye ku mutima, nzamusingiriza mu rubuga rw'intungane no mu ikoraniro ryazo. Ibyo Uhoraho akora birahambaye, bikwiye gusesengurwa n'ababyishimira. Ibikorwa bye bitatse ikuzo n'ubwiza, ubutungane bwe buhoraho iteka ryose. Ahora yibutsa abantu ibitangaza yakoze, Uhoraho agira imbabazi n'impuhwe. Abamwubaha abaha ibyo kubatunga, ahora yibuka Isezerano yabasezeranyije. Yahishuriye ubwoko bwe ibikorwa bye bihambaye, abugabira igihugu cyahoze ari gakondo y'abanyamahanga. Ibikorwa bye birangwa n'umurava n'ubutabera, amategeko ye yose ni ayo kwiringirwa. Ahoraho iteka ryose ntahindagurika, ashingiye ku murava no ku butungane. Uhoraho yacunguye ubwoko bwe, ategeka ko Isezerano rye rihoraho, ni Umuziranenge kandi ateye ubwoba. Kūbaha Uhoraho ni intangiriro y'ubwenge, abakurikiza amategeko ye bose ni bo bahugukiwe nyabyo. Akwiye gusingizwa iteka ryose! Haleluya! Hahirwa umuntu utinya Uhoraho, akishimira cyane gukurikiza amabwiriza ye. Urubyaro rwe ruzaba ibirangirire mu gihugu, abakomoka ku muntu w'intungane bazagira umugisha. Ubukire n'ubukungu bibarizwa iwe, ubutungane bwe azabuhorana iteka ryose. Mu mwijima umucyo urasira intungane, urasira n'abagira imbabazi n'impuhwe n'ubutungane. Ni byiza kuba umunyabuntu kandi ukaguriza abandi, ni byiza no kugira imigenzereze itagira amakemwa. Koko umuntu w'intungane ntazigera ahungabana, ntazigera yibagirana bibaho. Inkuru mbi ntizizamutera ubwoba, afite umutima ukomeye kuko yizera Uhoraho. Ntakuka umutima cyangwa ngo agire ubwoba, amaherezo azishima hejuru y'abanzi be. Yagize ubuntu aha abakene ataziganya, ubutungane bwe azabuhorana iteka ryose. Azagira ububasha n'ikuzo, abagome nibabibona babishe, bahekenye amenyo bashireho. Ibyifuzo by'abagome bizahinduka ubusa! Haleluya! Mwa bagaragu b'Uhoraho mwe, nimumusingize, koko nimusingize Uhoraho! Uhoraho nasingizwe, asingizwe kuva ubu kugeza iteka ryose. Uhoraho nasingizwe, asingizwe kuva iburasirazuba kugeza iburengerazuba. Uhoraho ni we ugenga amahanga yose, ikuzo rye risumba ijuru. Nta wuhwanye n'Uhoraho Imana yacu. Iganje ku ntebe yayo ahasumba ahandi, ica bugufi kugira ngo irebe, irebe ibibera mu ijuru no ku isi. Ikura umunyantegenke mu mukungugu, umukene na we imukura mu ivu, ikabashyira mu rwego rw'ibikomangoma, ibikomangoma byo mu bwoko bwayo. Iha ingumba kubaka ikaremya, iyiha no kwizihirwa n'urubyaro. Haleluya! Ubwo Abisiraheli bavaga mu Misiri, abakomoka kuri Yakobo bakimuka mu bantu bavuga ururimi rutumvikana, Imana yagize Abayuda intore zayo, Abisiraheli ibagira ubwoko bwayo igenga. Inyanja ibakubise amaso irahunga, uruzi rwa Yorodani na rwo rusubira inyuma. Imisozi isimbagurika nk'amasekurume y'intama, udusozi na two dusimbagurika nk'abana b'intama. Wa nyanja we, ni iki gitumye uhunga? Nawe Yorodani, ni iki gitumye usubira inyuma? Mwa misozi mwe, ni iki gitumye musimbagurika nk'amasekurume y'intama? Namwe mwa dusozi mwe, ni iki gitumye musimbagurika nk'abana b'intama? Wa si we, tingita imbere ya Nyagasani, utingite imbere y'Imana ya Yakobo. Urutare yarutoboyemo ikidendezi cy'amazi, igitare gikomeye agitoboramo amasōko. Uhoraho, ntube ari twe uha ikuzo, ntube ari twe uriha, ube ari wowe uryihesha kubera ineza n'umurava ugira. Kuki abanyamahanga bakwigamba bati: “Imana yabo ibamariye iki?” Imana yacu iganje mu ijuru, ibyo ishaka byose irabisohoza. Naho ibigirwamana byabo bicuzwe mu ifeza cyangwa mu izahabu, byacuzwe n'abantu buntu. Bifite umunwa ariko ntibivuga, bifite amaso ariko ntibirora, bifite amatwi ariko ntibyumva, bifite amazuru ariko ntibihumurirwa, bifite intoki ariko ntibikabakaba, bifite amaguru ariko ntibigenda, imihogo yabyo na yo ntigira ijwi. Ababirema bahwanye na byo, ubyiringira wese na we ahwanye na byo. Mwa Bisiraheli mwe, nimujye mwiringira Uhoraho. “Ni Umutabazi w'Abisiraheli n'ingabo ibakingira.” Mwa bakomoka kuri Aroni mwe, nimujye mwiringira Uhoraho. “Ni Umutabazi wabo n'ingabo ibakingira.” Mwa bubaha Uhoraho mwe, nimujye mumwiringira. “Ni Umutabazi wabo n'ingabo ibakingira.” Uhoraho aratuzirikana azaduha umugisha, azaha umugisha abakomoka kuri Isiraheli, azaha umugisha abakomoka kuri Aroni, azaha umugisha abamwubaha, azawuha aboroheje n'abakomeye. Uhoraho nabahe kugwira, nabagwize mwebwe n'abana banyu. Uhoraho nabahe umugisha, nawubahe we waremye ijuru n'isi. Ijuru ni iry'Uhoraho, naho isi yayigabiye bene muntu. Abapfuye si bo basingiza Uhoraho, abagiye ikuzimu ntibamusingiza. Ahubwo twebwe abazima dusingiza Uhoraho, turamusingiza kuva ubu kugeza iteka ryose. Haleluya! Nkunda Uhoraho, mukundira ko namutakambiye akantabara. Yanteze ugutwi aranyumva, igihe cyose nkiriho nzajya mwiyambaza. Urupfu rwambohesheje ingoyi zarwo, ikuzimu hanta ku wa kajwiga, akaga n'umubabaro birandembya. Nuko ntakambira Uhoraho nti: “Uhoraho, ndakwinginze nkiza!” Uhoraho agira ibambe akaba n'intungane, erega Imana yacu yuje impuhwe! Uhoraho arinda abanyabwengebuke. Nari nazahaye maze arankiza. Reka nsubize umutima mu nda, kuko Uhoraho yangiriye neza. Uhoraho, wankijije urupfu, umpoza amarira undinda no guhungabana. Bityo nzajya ntunganira Uhoraho, mutunganire nkiri ku isi. Nari nizeye Uhoraho nubwo navuze nti: “Ndababazwa cyane.” Navuganye ubuhubutsi nti: “Abantu bose ni abanyabinyoma.” Uhoraho yangiriye neza, ese ibyiza byose yangiriye nabimwitura iki? Nzajyana igikombe cya divayi ho ituro risukwa, nshimire Uhoraho ko yankijije. Nzahigura Uhoraho imihigo nahize, nyihigure mu ruhame rw'abantu be bose. Indahemuka z'Uhoraho zirapfa, urupfu rwazo rukamubabaza. Ayii! Uhoraho ndi umugaragu wawe, koko ndi umugaragu wawe nabyawe n'umuja wawe, ni wowe wambohoye ingoyi nariho. Nzagutura igitambo cyo kugushimira, Uhoraho, ni wowe nzambaza. Nzahigura Uhoraho imihigo nahize, nyimuhigure mu ruhame rw'abantu be bose, nzabikorera mu rugo rw'Ingoro ye, iri muri Yeruzalemu rwagati. Haleluya! Mwa mahanga yose mwe, nimusingize Uhoraho, mwa bantu b'amoko yose mwe, nimumuheshe ikuzo. Koko imbabazi Uhoraho atugirira ni nyinshi, umurava we uhoraho iteka ryose. Haleluya! Nimushimire Uhoraho kuko agira neza, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Abisiraheli nibavuge bati: “Koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Abakomoka kuri Aroni nibavuge bati: “Koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Abubaha Uhoraho nibavuge bati: “Koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Igihe nari mu kaga natakambiye Uhoraho, Uhoraho arantabara ampa kwishyira ndizana. Nta cyo nzatinya kuko Uhoraho anshyigikiye, nta cyo nzatinya. Mbese umuntu yantwara iki? Uhoraho aranshyigikiye, ni we untabara, abanyanga nzabishima hejuru batsinzwe. Guhungira ku Uhoraho bigira akamaro, biruta kwiringira abantu. Guhungira ku Uhoraho bigira akamaro, biruta kwiringira abakomeye. Amahanga yose yarangose, Uhoraho ampa kuyatsemba. Yarantangatanze arangota, Uhoraho ampa kuyatsemba. Yantururiyeho nk'inzuki, azima vuba nk'umuriro w'amashara, Uhoraho yampaye kuyatsemba. Baramputaje ngo banture hasi, ariko Uhoraho arangoboka. Uhoraho ni we mbaraga zanjye ndamuririmba, yambereye umukiza. Impundu zo gutsinda zabaye urufaya mu ngo z'intungane, ziriyamirira ziti: “Ububasha bw'Uhoraho ni bwo dukesha ibi bigwi, ububasha bw'Uhoraho burahanitse cyane, ububasha bw'Uhoraho ni bwo dukesha ibi bigwi.” Erega sinzapfa ahubwo nzabaho, njye ntangaza ibyo Uhoraho yakoze. Uhoraho yampaye igihano gikaze, nyamara ntiyampannye byo kunyica. Nimunkingurire irembo ry'intungane, ndinyuremo njye gushimira Uhoraho. Ngiri irembo ry'Uhoraho, ni ryo intungane zinyuramo. Uhoraho, ndagushimira ko wantabaye, ndagushimira ko wambereye Umukiza. Ibuye abubatsi banze, ni ryo ryabaye insanganyarukuta. Ibyo ni Uhoraho wabikoze, none bitubereye igitangaza! Uyu munsi ni Uhoraho wawutugeneye, nimucyo twishime tuwunezererwemo. Uhoraho, turakwinginze udukize, Uhoraho, turakwinginze uduhe ishya n'ihirwe. Hasingizwe uje mu izina ry'Uhoraho! Tubasabiye umugisha turi mu Ngoro y'Uhoraho. Koko Uhoraho Imana yaturebanye impuhwe. Nimuzane igitambo cy'umunsi mukuru mukiziritse, nimukizane mugishyire hagati y'amahembe y'urutambiro. Uri Imana yanjye, nanjye nzajya ngushimira, koko uri Imana yanjye, nzajya ngusingiza. Nimushimire Uhoraho kuko agira neza, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Hahirwa abantu b'indakemwa mu migenzereze yabo, bagakurikiza Amategeko y'Uhoraho. Hahirwa abitondera ibyo yategetse, bakamwambaza babikuye ku mutima. Koko bene abo nta kibi bakora, ahubwo bagenza uko ashaka. Uhoraho, watanze inshingano, wazitangiye kugira ngo abantu bazisohoze babyitondeye. Icyampa nkagira imibereho ihamye, ngakurikiza amateka watanze! Ninzirikana amabwiriza yawe, ni ho ntazakorwa n'isoni. Nzimenyereza ibyemezo bitunganye wafashe, ngushimire mfite umutima uboneye. Nzakurikiza amateka watanze, nawe ntukantererane rwose. Mbese umusore yagenza ate ngo agire imibereho iboneye? Yakurikiza ijambo wavuze. Ndakwambaza mbikuye ku mutima, ntundeke ngo nteshuke amabwiriza yawe. Ibyo wavuze mbihoza ku mutima, kugira ngo ntagucumuraho. Uhoraho nyagusingizwa, ujye unyigisha amateka watanze. Wowe wafashe ibyemezo, nanjye mbitangaza byose ubutitsa. Nishimira gukurikiza ibyo wategetse, nk'uwishimira ubukungu bwinshi. Njya ntekereza inshingano watanze, nkazirikana ibyo ushaka ko nkora. Nishimira amateka watanze, sinzirengagiza ijambo wavuze. Umugaragu wawe ungirire neza umpe kubaho, bityo mbashe gukurikiza ijambo wavuze. Umpumure amaso kugira ngo ndebe, ndebe ibitangaza biboneka mu Mategeko yawe. Erega kuri iyi si ndi umugenzi, ujye umenyesha amabwiriza yawe! Njya nshengurwa no kwifuza, mpora nifuza gukurikiza ibyemezo wafashe. Uhana abirasi b'ibivume, ugahana abateshuka amabwiriza yawe. Ujye undinda abantuka n'abansuzugura, undinde kuko nsohoza ibyo wategetse. Nubwo abategetsi bakwicazwa no kunsebya, umugaragu wawe nzakomeza kuzirikana amateka watanze. Erega nishimira ibyo wategetse, ni byo binyungura inama! Dore ndazahaye ndenda gupfa, umpembure nk'uko wabisezeranye. Nakurondoreye imigenzereze yanjye urangoboka, ujye unyigisha amateka watanze. Ujye unsobanurira uko nsohoza inshingano watanze, nanjye nzajya nzirikana ibitangaza wakoze. Dore ndarizwa n'agahinda, unkomeze nk'uko wabisezeranye. Ujye undinda kuba umunyabinyoma, ungirire neza umpe kumenya Amategeko yawe. Niyemeje kuba umunyamurava, mpoza umutima ku byemezo wafashe. Nibanda ku byo wategetse, Uhoraho, ntureke nkorwa n'isoni. Nzajya nihutira gukurikiza amabwiriza yawe, koko wanyunguye ubwenge. Uhoraho, unyigishe gukurikiza amateka watanze, nanjye nzahora nyakurikiza. Umpe ubwenge njye nkurikiza Amategeko yawe, nzayitondera mbikuye ku mutima. Unyobore inzira amabwiriza yawe ateganya, kuyinyura biranshimisha. Unkundishe ibyo wategetse, aho gukunda inyungu. Undinde kwita ku bitagira umumaro, ahubwo umpembure ngenze uko ushaka. Umugaragu wawe unsohoreze ibyo wavuze, bityo abantu bazakubaha. Ujye undinda gukorwa n'isoni kuko mbitinya. Erega ibyemezo wafashe ni byiza! Nifuza gusohoza inshingano watanze, ujye umpembura kubera ko uri intungane. Uhoraho, ungirire imbabazi, untabare ukurikije ibyo wavuze, ni bwo nzagira icyo nsubiza abantuka, koko niringira ijambo wavuze. Ujye umpa guhora mvuga ukuri, ibyemezo wafashe mbifitiye icyizere. Sinzahwema gukurikiza Amategeko yawe, nzajya nyakurikiza iteka ryose. Nzajya ngenda nta nkomyi, koko nitabīra inshingano watanze. Nzatangariza abami ibyo wategetse, sinzigera nkorwa n'isoni. Nishimira amabwiriza yawe, koko ndayakunda cyane. Amabwiriza yawe ndayakunda nkayubaha cyane, amateka watanze ndayazirikana. Ujye uzirikana ijambo wambwiye, jyewe umugaragu wawe, wararikoresheje ungaruramo icyizere. Igihe nari mfite umubabaro ryarampumurije, ibyo wavuze birampembura. Abirasi barankoba bikabije, nyamara sinzateshuka Amategeko yawe. Njya nzirikana ibyemezo wafashe kera, Uhoraho, kubizirikana birampumuriza. Abagome bantera uburakari bwinshi, nkabarakarira kubera ko bateshuka Amategeko yawe. Amateka watanze ni yo ndirimba, nyaririmba aho ndaye ndi umushyitsi hose. Uhoraho, nijoro ndagutekereza, nzajya nkurikiza Amategeko yawe. Dore icyo nshinzwe gukora: nzajya nsohoza inshingano watanze. Uhoraho, dore uruhare rwanjye: niyemeje kumvira Ijambo wavuze. Nagutakambiye mbikuye ku mutima, ungirire neza ukurikije ibyo wavuze. Nasuzumye imibereho yanjye, niyemeza gukurikiza ibyo wategetse. Nzagira umwete ndeke gutindiganya, nzakurikiza amabwiriza yawe. Abagome bantega imitego, nyamara sinirengagiza Amategeko yawe. Mu gicuku njya mbyuka nkagushimira, ngushimira ibyemezo bitunganye wafashe. Ndi incuti y'abakubaha bose, ndi n'iy'abasohoza inshingano watanze. Uhoraho, imbabazi zawe zīganje ku isi yose, unyigishe rero amateka watanze. Uhoraho, umugaragu wawe wangiriye neza, wangiriye neza ukurikije ijambo wavuze. Ujye unyigisha gushishoza no kumenya, koko amabwiriza yawe nyafitiye icyizere. Mbere y'uko ncishwa bugufi narateshukaga, naho ubu nkurikiza ibyo wavuze. Uhoraho, uri mwiza kandi ugira neza, ujye unyigisha amateka watanze. Abirasi banshinja ibinyoma, nyamara jye nsohoza inshingano watanze mbikuye ku mutima. Imitima yabo yarahuramye, nyamara jyewe nishimira Amategeko yawe. Gucishwa bugufi byangiriye akamaro, byatumye menya amateka watanze. Amategeko watanze amfitiye akamaro, andutira ibikoroto ibihumbi by'ifeza n'izahabu. Warambumbabumbye urandema, umpe gushishoza menye amabwiriza yawe. Abakubaha iyo bambonye barishima, bakishimira ko niringira Ijambo wavuze. Uhoraho, nzi ko ibyemezo wafashe bitunganye, umurava wawe waguteye kuncisha bugufi. Ungirire imbabazi umpumurize, umugaragu wawe umpumurize ukurikije ibyo wambwiye. Ungirire impuhwe umpembure, koko nishimira Amategeko yawe. Abirasi banziza ubusa nibamware, naho jyewe nzajya nsohoza inshingano watanze. Abakubaha nibangarukire, abazi ibyo wategetse nibangarukire. Icyampa nkaba indakemwa ku mateka watanze, sinakwigera nkorwa n'isoni. Ndumva ndembye kubera gutegereza agakiza kawe, nyamara ndacyiringiye Ijambo wavuze. Nategereje ibyo wavuze amaso ahera mu kirēre, ni ko kwibaza nti: “Mbese uzampumuriza ryari?” Nubwo ndi imburamumaro nk'uruhago rw'uruhu rwatazwe ku mwotsi, nyamara sinirengagiza amateka watanze. Mbese umugaragu wawe nshigaje igihe cyo kurama kingana iki? Abantoteza se bo uzabahōra ryari? Abirasi ntibakurikiza Amategeko yawe, bancukuriye urwobo kugira ngo nzarugwemo. Amabwiriza yawe yose ni ayo kwiringirwa, abantoteza baranziza ubusa, nyabuneka ntabara! Babuze gato kugira ngo bankure ku isi, nyamara sinigeze ndeka inshingano watanze. Umpembure kubera ineza ugira, nanjye nzajya nkurikiza ibyo wategetse. Uhoraho, Ijambo wavuze rihoraho iteka, warishimangiye mu ijuru. Uhorana umurava uko ibihe bihaye ibindi, washimangiye isi ntinyeganyega. Ibyemezo wafashe n'uyu munsi ntibihinyuka. Erega ibintu byose biragukorera! Iyo ntaza kwishimira Amategeko yawe, amakuba narimo aba yarampitanye. Sinzigera nirengagiza inshingano watanze, koko ni zo zituma umpembura. Erega ndi uwawe unkize, koko nitabīra inshingano watanze! Abagome bajya baca igico kugira ngo banyice, ariko nzajya nzirikana ibyo wategetse. Nabonye n'ibinonosoye byose bigira aho bigarukira, nyamara amabwiriza yawe yo ntagira iherezo. Mbega ukuntu nkunda Amategeko yawe! Ni yo ntekereza umunsi ukira. Amabwiriza yawe nyahoza ku mutima iteka ryose, atuma ndusha abanzi banjye ubwenge. Ubushishozi mburusha abanyigisha bose, kuko nzirikana ibyo wategetse. Njijukiwe kurusha abantu b'inararibonye, koko nsohoza inshingano watanze. Nirinze kugendera mu bibi, narabyirinze kugira ngo nkurikize Ijambo wavuze. Sinigeze nteshuka ibyemezo wafashe, sinabiteshutse kuko ari wowe unyigisha. Mbega ukuntu ibyo wavuze bindyohera! Bindyohera kurusha ubuki. Inshingano watanze zituma ngira ubushishozi, ni cyo gituma ikinyoma cyose ncyanga urunuka. Ijambo wavuze ni itara rīmurikira, ni urumuri rumurikira imigenzereze yanjye. Indahiro narahiye ndacyayikomeyeho, nzakurikiza ibyemezo bitunganye wafashe. Uhoraho, narababaye bikabije, umpembure ukurikije Ijambo wavuze. Uhoraho, akira ibisingizo ngutuye, ujye umenyesha n'ibyemezo wafashe. Amagara yanjye ahora mu kaga, nyamara sinirengagiza Amategeko yawe. Abagome banteze umutego, icyakora sinateshutse inshingano watanze. Ibyo wategetse wabimpaye ho umunani uzahoraho, koko binyura umutima wanjye. Niyemeje gukurikiza amateka watanze, nzayakurikiza ngeze ku iherezo. Nanga abantu bafata impu zombi, ariko Amategeko yawe yo ndayakunda. Uri ubuhungiro bwanjye n'ingabo inkingira, Ijambo wavuze ndacyaryiringiye. Mwa bagizi ba nabi mwe, nimumbise, nimumbise nkurikize amabwiriza y'Imana yanjye. Mana, ukurikije ibyo wavuze unshyigikire mbeho, ntutume icyizere ngufitiye gishira. Ujye unshyigikira ndokoke akaga, nanjye nzajya nitondera amateka watanze. Wigizayo abateshuka amateka watanze, koko uburiganya bwabo ni impfabusa. Abagome bose bo ku isi ubafata nk'imyanda, ni cyo gituma nkunda ibyo wategetse. Ndagutinya ngahinda umushyitsi, ibyemezo wafashe na byo bintera ubwoba. Nakurikije ubutabera n'ubutungane, ntuntererane ngo undekere abankandamiza. Wishingire ko umugaragu wawe nzamererwa neza, ntureke abirasi ngo bankandamize. Nategereje ko ungoboka amaso ahera mu kirēre, ntegereza ibitunganye wavuze ndaheba. Umugaragu wawe ungirire ibikwiranye n'ineza ugira, ujye unyigisha n'amateka watanze. Erega ndi umugaragu wawe, ujye unjijura, unjijure nsobanukirwe ibyo wategetse! Uhoraho, igihe cyawe cyo kwihimūra kirageze, dore abantu barica Amategeko yawe. Amabwiriza yawe ndayakunda, andutira izahabu, ndetse izahabu yatunganyijwe. Inshingano watanze zose mbona zitunganye, naho ikinyoma cyose ncyanga urunuka. Ibyo wategetse biratangaje, ni cyo gituma mbikurikiza. Gusobanukirwa amagambo wavuze bimurikira umuntu, abanyabwengebuke bibaha ubushishozi. Ngira ubwuzu ngatwarwa, ntwarwa no kwifuza amabwiriza yawe. Undebe unyiteho ungirire ibambe, uringirire nk'uko usanzwe urigirira abagukunda. Unyobore nkurikize ibyo wavuze, ntiwemere ko nganzwa n'igicumuro icyo ari cyo cyose. Unkize abantu bankandamiza, nanjye nzasohoza inshingano watanze. Umugaragu wawe ujye undebana impuhwe, unyigishe amateka watanze. Ndarira amarira agatemba nk'umugezi, ndizwa n'uko abantu bica Amategeko yawe. Uhoraho, uri intungane, ibyemezo wafashe na byo biraboneye. Ibyo wategetse biratunganye, ni ibyo kwiringirwa rwose. Ishyaka nkurwanira rirambaga, rirambaga kuko abanzi banjye batita ku Ijambo wavuze. Ibyo wavuze byarageragejwe ntibyahinyuka, umugaragu wawe ndabikunda. Ndi rubanda rugufi nkaba n'insuzugurwa, nyamara sinirengagiza inshingano watanze. Ubutungane bwawe buhora ari ubutungane nyabwo, Amategeko yawe na yo ni ay'ukuri. Amakuba n'ibyago byarangwiririye, ariko amabwiriza yawe aranshimisha. Ibyo wategetse bihora bitunganye, umpe ubushishozi kugira ngo mbeho. Uhoraho, ngutakambiye mbikuye ku mutima ntabara, ni bwo nzakurikiza amateka watanze. Ni wowe ntakambiye nkiza, ni bwo nzakurikiza ibyo wategetse. Nzinduka umuseke utarakeba nkagutakambira, ijambo wavuze ndacyaryiringiye. Nkesha ijoro ryose ntagohetse, nkarara ntekereza ibyo wavuze. Uhoraho, kubera ineza ugira ita ku gutakamba kwanjye, umbesheho ukurikije ibyemezo wafashe. Abacura inama zo kungirira nabi bari hafi, nyamara bari kure y'Amategeko yawe. Ariko wowe Uhoraho umba bugufi, amabwiriza yawe yose ni ay'ukuri. Kuva kera namenye ibyo wategetse, koko wabishyizeho kugira ngo bihoreho iteka ryose. Wite ku mibabaro yanjye unkize, dore sinirengagije Amategeko yawe. Ndengera maze uncungure, umpembure ukurikije ibyo wavuze. Agakiza kari kure y'abagome, koko ntibitabīra amateka watanze. Uhoraho, impuhwe ugira ni nyinshi, umpembure ushingiye ku byemezo wafashe. Abantoteza n'abanyanga ni benshi, ariko sinigeze nteshuka ibyo wategetse. Iyo mbonye abaguhemukaho bintera ishozi, kuko badakurikiza ibyo wavuze. Uhoraho, zirikana uko nkunda inshingano watanze, umpembure kubera ineza ugira. Ijambo wavuze rishingiye ku kuri, ibyemezo bitunganye wafashe byose bihoraho. Abategetsi bantoteza banziza ubusa, ariko icyo ntinya ni ukudakurikiza Ijambo wavuze. Jyewe nishimira ibyo wavuze, mbyishimira nk'uwishimira iminyago myinshi. Ibinyoma mbyanga urunuka, ariko Amategeko yawe yo ndayakunda. Ngusingiza incuro ndwi ku munsi, ngusingiza kubera ibyemezo bitunganye wafashe. Abakunda Amategeko yawe bagira amahoro menshi, koko ntakizigera kibahungabanya. Uhoraho, ni wowe ntezeho agakiza, amabwiriza yawe ndayakurikiza. Ibyo wategetse mbyitaho, koko ndabikunda cyane! Nsohoza inshingano watanze n'ibyo wategetse, imigenzereze yanjye yose urayizi. Uhoraho, wite ku gutaka kwanjye, ukurikije Ijambo wavuze, umpe ubushishozi. Wite ku gutakamba kwanjye, ungoboke ukurikije ibyo wavuze. Reka nguhundazeho ibisingizo, koko unyigisha amateka watanze. Reka ndirimbe ndata ibyo wavuze, koko amabwiriza yawe yose aratunganye. Ujye uhora ungoboka iteka, dore niyemeje gusohoza inshingano watanze. Uhoraho, ndifuza cyane agakiza kawe, Amategeko yawe kandi ni yo nishimira. Umbesheho kugira ngo njye ngusingiza, ibyemezo wafashe na byo bijye binyunganira. Dore ndazerera nk'intama yazimiye, umugaragu wawe ngwino untarūre, koko sinigeze nirengagiza amabwiriza yawe. Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Igihe nari mu makuba, natakambiye Uhoraho arangoboka. Uhoraho, nkiza abanyabinyoma, unkize abantu bariganya. Mwa banyaburiganya mwe, Uhoraho azabagenza ate? Ese nk'ubwo azabahanisha gihano ki? Azabarasa imyambi ityaye irwanishwa ku rugamba, azabajugunyaho amakara yaka. Ngushije ishyano kuko nturanye na bo, guturana na bo ni nko guturana n'Abamesheki n'Abakedari. Ndambiwe cyane guturana n'abanga amahoro, jyewe icyo nshaka ni amahoro, iyo nyavuze bo bashaka intambara. Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Amaso yanjye nyahanze ku misozi, mbese gutabarwa kwanjye kuzava he? Gutabarwa kwanjye kuzava ku Uhoraho, ni We waremye ijuru n'isi. Ntazemera ko hagira ikiguhungabanya, koko ukurinda ntagoheka. Dore urinda Abisiraheli ntiyigera agoheka, koko ntiyigera asinzira. Uhoraho ni we ukurinda, Uhoraho aguhora hafi akakubera ubwugamo. Ku manywa izuba ntirizakwica, nijoro na bwo ukwezi nta cyo kuzagutwara. Uhoraho azakurinda ikibi cyose, azajya arinda ubugingo bwawe. Uhoraho azakurinda amajya n'amaza, akurinde kuva ubu kugeza iteka ryose. Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Dawidi. Narishimye ubwo bambwiraga bati: “Ngwino tujyane mu Ngoro y'Uhoraho.” None dore tugeze hano, twinjiriye mu marembo yawe, Yeruzalemu we! Yeruzalemu ni umujyi wubakitse, wubatse ku buryo ari intamenwa. Imiryango ya Isiraheli, ari yo miryango y'Uhoraho ijyayo, ijyayo gusingiza Uhoraho ikurikije ibyo yayitegetse. I Yeruzalemu ni ho hacirwa imanza z'ubutabera, zicibwa n'abakomoka ku Mwami Dawidi. Nimusabire Yeruzalemu amahoro. Yeruzalemu we, abagukunda nibahorane umutekano! Amahoro narambe muri wowe, umutekano na wo usagambe mu bigo ntamenwa byawe. Ndagusabira mu izina ry'abavandimwe banjye n'iry'incuti zanjye: “Uragahorana amahoro.” Ingoro y'Uhoraho Imana yacu yubatse muri wowe, ni cyo gituma mpora nkwifuriza ishya n'ihirwe. Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Uhoraho, uganje mu ijuru, ni wowe mpanze amaso. Abagaragu bahanga amaso ba shebuja, abaja na bo bayahanga ba nyirabuja, natwe tuyahanga Uhoraho Imana yacu, dutegereje ko aturebana impuhwe. Uhoraho, turebane impuhwe, nyabuna turebane impuhwe, koko twasuzuguwe bikabije. Abadamaraye baradusuzuguye bikabije, abirasi batugize urw'amenyo. Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Iyo Uhoraho atatugoboka, Abisiraheli nibabe ari ko bavuga, Iyo Uhoraho atatugoboka, igihe abantu bari baduhagurukiye, baba baratumize turi bazima, bakatumira kubera uburakari bukaze badufitiye. Ibyago biba byaraduhitanye nk'abahitanywe n'amazi, imivu yabyo iba yaradutembanye. Koko ayo mazi yarubiye aba yaradutembanye. Uhoraho nasingizwe, ntiyaturekeye mu nzāra z'abaduhigaga. Twarokotse nk'inyoni irokoka umutego w'abayiteze, umutego waracitse turawurokoka. Uhoraho ni Umutabazi wacu, ni we waremye ijuru n'isi. Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Abiringira Uhoraho ntibahungabana, bameze nk'umusozi wa Siyoni, ntunyeganyega uhora uhamye. Nk'uko imisozi ikikije Yeruzalemu, ni ko Uhoraho akikije ubwoko bwe, abukikije kuva ubu kugeza iteka ryose. Abagome ntibazagumya gutegeka igihugu cyagenewe intungane, naho ubundi intungane zahinduka inkozi z'ibibi. Uhoraho, ugirire neza abagwaneza, ugirire neza abafite umutima uboneye. Ariko abafite imigenzereze idatunganye ubameneshe, Uhoraho, ubameneshe hamwe n'inkozi z'ibibi. Amahoro nabe muri Isiraheli! Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Igihe Uhoraho yasubizaga Siyoni ishya n'ihirwe, twe twabonaga ari nk'inzozi! Mbega ukuntu twishimye tugaseka! Mbega ukuntu twavugije impundu z'urwunge! Abanyamahanga ni ko gutangara bati: “Uhoraho yabakoreye ibihambaye!” Koko Uhoraho yadukoreye ibihambaye, natwe twarishimye. Uhoraho, udusubize ishya n'ihirwe, nk'uko usubiza amazi mu migezi ya Negebu. Ababiba barira bazasarura bishimye. Ujya kubiba agenda arira yikoreye imbuto, nyamara iyo agiye gusarura, agaruka yishimye yikoreye imiba. Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Salomo. Iyo Uhoraho atari we wubaka inzu, abayubaka baba baruhira ubusa. Iyo Uhoraho atari we urinze umujyi, abawurinda babera maso ubusa. Mwebwe abazinduka kare murushywa n'ubusa, murakora ntimuruhuke mukarushywa n'ubusa, murirya mukimara mushaka ibibatunga, nyamara abo Uhoraho akunda abashakira ibibatunga bisinziririye. Erega abana ni impano itangwa n'Uhoraho, urubyaro ni byo bihembo atanga! Abahungu umuntu abyara akiri umusore bagira akamaro, bamubera nk'imyambi intwari ifite ku rugamba. Hahirwa uwabyaye benshi, bamubera nk'imyambi yuzuye umutana. Bene uwo ntazatsindwa, ntazatsindwa naburanira n'abanzi be aho ibibazo bikemurirwa. Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Hahirwa umuntu wese wubaha Uhoraho, hahirwa umuntu ufite imigenzereze ishimisha Uhoraho. Dore nawe uzatungwa n'umurimo ukora, uzahirwa ugubwe neza. Mu rugo rwawe, umugore wawe azororoka nk'umuzabibu urumbuka, ameza yawe abahungu bawe bazayakikiza bameze nk'ingemwe z'iminzenze. Uko ni ko Uhoraho azaha umugisha umugabo umwubaha. Uhoraho naguhe umugisha ari i Siyoni, wirebere ihirwe rya Yeruzalemu igihe cyose ukiriho, wisazire ubonye abuzukuru bawe. Amahoro nabe muri Isiraheli! Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Kuva nkiri muto bantoteje kenshi, Abisiraheli nibabe ari ko bavuga. Kuva nkiri muto bantoteje kenshi, nyamara ntibabashije kumpitana. Abantoteza bampondaguye umugongo, bansizeho imibyimba imeze nk'amayogi. Ariko Uhoraho ni intungane, yacagaguye ingoyi abagome bambohesheje. Abanga Siyoni bose nibatsindwe bahunge. Nibabeho igihe gito nk'ibyatsi bimera hejuru y'inzu, bihita byumagara bitarakura. Ntawakwirushya abitema kuko atabonamo n'ibyuzuye ikiganza, nta n'uwakwirushya abihambira kuko atabonamo n'icigata. Abahisi n'abagenzi ntibakababwire bati: “Uhoraho yabahaye umugisha!” Mu izina ry'Uhoraho tubasabiye umugisha. Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Uhoraho ntabara, dore ngeze mu kaga gakomeye. Nyagasani, wite ku masengesho yanjye, utege amatwi wumve uko ngusaba imbabazi. Uhoraho Nyagasani, ni nde warokoka, ni nde warokoka ukomeje kuzirikana ibicumuro byacu? Ni wowe ubabarira ibyaha, ni cyo gituma ukwiye kubahwa. Ntegereje Uhoraho, mutegereje mfite ubwuzu, ibyo yavuze ndabyiringiye. Nyagasani ndamwifuza cyane, mwifuza kuruta uko umuraririzi yifuza ko bucya, koko mwifuza kuruta uko umuraririzi yifuza ko bucya. Mwa Bisiraheli mwe, nimwiringire Uhoraho, nimwiringire Uhoraho kuko agira imbabazi, iteka akunda gucungura abantu. Ubwe ni we uzacungura Abisiraheli, azabakiza ibicumuro byabo byose. Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Dawidi. Uhoraho, sindi umwirasi, nta n'ubwo nishyira hejuru. Sinivanga mu bitandeba, nta n'ubwo nivanga mu bindenze. Ahubwo ndatuza nkicecekera, meze nk'incuke yigwanditse kuri nyina, koko ntuje nk'umwana w'incuke. Mwa Bisiraheli mwe, nimwiringire Uhoraho, nimumwiringire kuva ubu kugeza iteka ryose. Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Uhoraho, zirikana Umwami Dawidi, uzirikane n'imibabaro yagize. Dawidi yarahiye Uhoraho, ahigira umuhigo nyir'ubutwari, Imana ya Yakobo. Yaravuze ati: “Sinzasubira iwanjye, sinzurira uburiri bwanjye ngo ndyame, sinzigera nsinzira, nta n'ubwo nzigera mfatanya amaso, kugeza ubwo nzabonera Uhoraho ikibanza, nkabonera nyir'ubutwari Imana ya Yakobo aho gutura.” Isanduku yayo twumvise bayivuga turi Efurata, tuyisanga hafi y'umujyi wa Yāri. Nimuze tujye mu nzu y'Uhoraho, twikubite imbere y'intebe ye ya cyami tumuramye. Uhoraho, haguruka winjire aho uteganyirijwe gutura, injirana n'Isanduku iranga ububasha bwawe. Abatambyi bawe nibarangwe n'ubutungane, indahemuka zawe nizivuze impundu. Kubera umurava umugaragu wawe Dawidi yagize, ushyigikire umwami wimikishije amavuta. Uhoraho yarahiye Dawidi, yarahiye akomeje ntazivuguruza ati: “Mu bazagukomokaho nzatoranyamo abazasimburana ku ngoma yawe! Abagukomokaho nibakurikiza ibikubiye mu Isezerano ryanjye, nibakurikiza amabwiriza nzabaha, ababakomokaho na bo bazasimburana ku ngoma yawe iteka ryose.” Erega Uhoraho yitoranyirije Siyoni, yahahisemo ngo habe icyicaro cye! Yaravuze ati: “Aha ni ho nzatura iteka ryose, ni ho nzategekera kuko ari ko nabishatse. Abatuye Siyoni nzabaha umugisha bagire ibibatunga byinshi, abakene baho nzabahaza ibyokurya. Abatambyi baho nzabaha agakiza, indahemuka zaho zivuze impundu z'urwunge. Nzatuma haba umwami ukomeye ukomoka kuri Dawidi, uwo nimikishije amavuta sinzatuma ingoma ye ihanguka. Abanzi be nzabakoza isoni, naho we atamirize ikamba rirabagirana.” Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Dawidi. Mbega ukuntu ari byiza, mbega ukuntu bishimisha iyo abavandimwe baturanye bahuje! Ni byiza nk'amavuta meza yasutswe kuri Aroni, yasutswe ku mutwe we ashoka mu bwanwa bwe no ku myambaro ye. Ni byiza nk'aho ikime cya Herumoni cyatonda ku dusozi twa Siyoni. Koko aho ni ho Uhoraho yiyemeje gutangira umugisha, uwo mugisha ni ubugingo buhoraho. Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Mwa bagaragu b'Uhoraho mwese mwe, ngaho nimumusingize, mwebwe mukesha ijoro mu Ngoro ye mumukorera nimumusingize. Nimutege amaboko muyerekeje inzu ye, nimuyatege musingize Uhoraho. Uhoraho naguhe umugisha ari i Siyoni, ni we waremye ijuru n'isi. Haleluya! Nimusingize Uhoraho: mwa bagaragu b'Uhoraho mwe, nimumusingize. Mwebwe mukora mu Ngoro y'Uhoraho, mukaba mukora mu rugo rw'Ingoro y'Imana yacu, nimusingize Uhoraho kuko agira neza, nimumuririmbire kuko kumuririmbira bishimishije. Koko Uhoraho yitoranyirije Yakobo, Abisiraheli bamukomokaho yabagize abe bwite. Koko nzi ko Uhoraho akomeye, Umwami wacu arakomeye aruta izindi mana zose. Uhoraho akora icyo ashaka cyose, agikora mu ijuru no ku isi, agikora mu nyanja n'ikuzimu hayo hose. Azana ibihu bigaturuka ku mpera z'isi, agusha imvura irimo imirabyo, arekura umuyaga ukava mu cyoko cyawo. Yatsembye abana b'impfura bo mu Misiri, atsemba impfura z'abantu n'uburiza bw'amatungo. Yerekanye ibimenyetso n'ibitangaza mu Misiri, umwami waho n'ibisonga bye byose barabyibonera. Yayogoje amahanga menshi, yishe n'abami b'ibihangange: abo bami ni Sihoni umwami w'Abamori, na Ogi umwami wa Bashani, n'abami bose b'uduhugu twa Kanāni. Ibihugu byabo yabitanze ho umunani, umunani yahaye Abisiraheli ubwoko bwe. Uhoraho, izina ryawe rizavugwa iteka, Uhoraho, uzahora wamamara uko ibihe bihaye ibindi. Koko Uhoraho arenganura abantu be, abagaragu be abagirira ibambe. Ibigirwamana by'abanyamahanga bicuzwe mu ifeza cyangwa mu izahabu, byacuzwe n'abantu buntu. Bifite umunwa ariko ntibivuga, bifite amaso ariko ntibirora, bifite amatwi ariko ntibyumva, nta n'ubwo bihumeka. Ababirema bahwanye na byo, ubyiringira wese na we ahwanye na byo. Mwa Bisiraheli mwe, nimusingize Uhoraho, mwa bakomoka kuri Aroni mwe, nimusingize Uhoraho. Mwa bakomoka kuri Levi mwe, nimusingize Uhoraho, mwa bubaha Uhoraho mwe, nimumusingize. Uhoraho nasingirizwe i Siyoni, we uganje muri Yeruzalemu nasingizwe. Haleluya! Nimushimire Uhoraho kuko agira neza, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Nimushimire Imana ikomeye kuruta imana zose, koko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. Nimushimire Umutegetsi ukomeye kuruta abategetsi bose, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Uhoraho ni we wenyine ukora ibitangaza bikomeye, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Ni we waremesheje ijuru ubuhanga bwe, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Ni we wasanzuye isi hejuru y'amazi, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Ni we waremye izuba n'ukwezi, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Yaremye izuba ngo rigenge amanywa, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Arema ukwezi n'inyenyeri ngo bigenge ijoro, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Ni we wishe abana b'impfura bo mu Misiri, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Ni na we wakuyeyo Abisiraheli, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Yabakujeyo ububasha n'imbaraga bye bikomeye, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Inyanja y'Uruseke yayigabanyijemo kabiri, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Abisiraheli abanyuza muri yo rwagati, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Yaroshye umwami wa Misiri n'ingabo ze mu Nyanja y'Uruseke, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Ni we wayoboye ubwoko bwe abunyuza mu butayu, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Ni we watsembye abami bakomeye, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Yica abami b'ibihangange, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Yishe Sihoni umwami w'Abamori, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Yica na Ogi umwami wa Bashani, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Ibihugu byabo yabitanze ho umunani, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Uwo munani yawuhaye Abisiraheli ari bo bagaragu be, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Ni we watuzirikanye ubwo twari twarateshejwe agaciro, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Ni na we wadukijije abanzi bacu, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Ni we ugaburira ibiremwa byose, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Nimushimire Imana nyir'ijuru, koko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. Twicaraga ku nkombe z'inzuzi zo muri Babiloniya, twakwibuka Siyoni tukarira. Inanga zacu twazimanikaga mu biti byaho. Abatujyanye ho iminyago bahadusabiraga kubaririmbira, abo badukandamizaga badusabaga kugaragaza ko twishimye, bakavuga bati: “Nimuturirimbire imwe mu ndirimbo z'i Siyoni.” Ariko se twari kuririmba indirimbo z'Uhoraho dute? Ese twari kuziririmbira mu mahanga? Yeruzalemu we, sinzakwibagirwa, ninkwibagirwa nzamugare akaboko k'indyo. Yeruzalemu we, sinzakwirengagiza, nintagukundwakaza ururimi rwanjye ruzafatane n'urusenge rw'akanwa. Uhoraho, uzirikane Abedomu, uzirikane ibyo bavuze igihe i Yeruzalemu haterwaga, baravuze bati: “Nimuhasenye, nimuhasenye mugeze ku mfatiro zaho!” Babiloni we, nawe ntuzabura kurimburwa, hahirwa uzakwitura ibibi watugiriye. Hahirwa uzafata ibibondo byawe akabihondagura ku rutare! Zaburi ya Dawidi. Mana, ndagushimira mbikuye ku mutima. Erega ndakuririmbira ndi imbere yawe! Nkwikubise imbere mu Ngoro yawe nziranenge, ndagushimira imbabazi n'umurava ugira. Koko izina ryawe hamwe n'ibyo wasezeranye wabihesheje ikuzo rihebuje byose. Umunsi nagutabaje warantabaye, wanteye imbaraga n'ubutwari. Uhoraho, abami bose bo ku isi nibagushimire, nibagushimire kuko biyumviye ibyo wavuze. Nibaririmbe bogeza ibikorwa byawe, baririmbe bati: “Uhoraho afite ikuzo rihambaye.” Uhoraho, nubwo uba mu ijuru wita kuri rubanda rugufi, nubwo uba kure umenya ibikorwa by'abirasi. Iyo amakuba antangatanze ntiwemera ko ampitana, iyo abanzi bandakariye urangoboka ukabarwanya, ububasha bwawe ni bwo butuma mbatsinda. Uhoraho, imigambi umfitiye uzayisohoza. Uhoraho, imbabazi zawe zihoraho iteka ryose, ni wowe wandemye ntuntererane. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uhoraho, urangenzura ukamenya. Uzi ibyo nkora naba nicaye cyangwa mpagaze, nubwo uba kure umenya ibyo ntekereza. Uranzi naba ngenda cyangwa nduhuka, imigenzereze yanjye yose urayizi. Uhoraho, ntaragira ijambo mvuga, wowe uba wamaze kuritahura. Unkikije impande zose, ububasha bwawe ni bwo undindisha. Ukuntu unzi birantangaza, simbasha kubisobanukirwa birandenze! Mbese aho najya utagera ni he? Ntaho nabona nkwihisha kuko uba hose. Nzamutse mu ijuru nagusangayo. Manutse nkaryama ikuzimu na ho waba uri yo. N'iyo namera amababa nkaguruka nkajya iburasirazuba, n'iyo najya gutura iburengerazuba, aho na ho wanyoboza ukuboko kwawe, wanyoboza ukuboko kwawe kw'indyo. N'iyo nabwira umwijima kuntwikira, n'iyo nabwira umucyo ungose kumpindukira ijoro, no mu mwijima nta cyo utabona, kuri wowe nijoro habona nko ku manywa, umwijima n'umucyo kuri wowe birahwanye. Koko ni wowe wandemye, wambumbabumbiye mu nda ya mama. Ndagushimira ko wandemye ku buryo butangaje. Mbega ukuntu ibyo wakoze bitangaje! Ibyo ndabizirikana cyane. Nkiri mu nda ya mama wandemye unyitondeye, nubwo naremewe ahiherereye ingingo zanjye zose urazizi. Nkiri urusoro warandebaga, iminsi wanteganyirije kurama wari warayanditse mu gitabo cyawe, wari warayanditse ntaramara n'umwe. Mana, gusobanukirwa imigambi yawe birandenze. Erega imigambi yawe ni myinshi! Sinayibarura iruta umusenyi ubwinshi, uko bukeye njya kubona nkabona turi kumwe. Mana, icyampa ugatsemba abagome, icyampa abicanyi bakanjya kure! Abanzi bawe bagenda bagusebya, barahira izina ryawe babeshya. Uhoraho, mbese sinanga abakwanga? Ese abahagurukira kukurwanya simbanga rwose? Erega abakwanga mbanga urunuka, mbafata nk'abanzi banjye! Mana, ungenzure umenye ibyo ntekereza, usesengure ibyanjye umenye ko mpagaritse umutima. Urebe niba hari imigenzereze mibi mfite, unyobore inzira igeza ku bugingo buhoraho. Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uhoraho, unkize abagizi ba nabi, abanyarugomo ubandinde. Bagambirira gukora ibibi, buri munsi bashoza imirwano. Amagambo bavuga akomeretsa nk'impiri, ibyo bavuga bimera nk'ubumara bw'incira. Kuruhuka. Uhoraho, unkize abagome, abanyarugomo ubandinde, bagambirira kunkuraho. Abirasi banteze imitego, inzira ncamo bayitezemo imigozi n'ikigoyi, banciriye n'urwobo kugira ngo ndugwemo. Kuruhuka. Uhoraho, ndemeza ko uri Imana yanjye, Uhoraho, wite ku gutakamba kwanjye. Uhoraho Nyagasani, uri Umukiza wanjye w'umunyambaraga, umbera nk'ingofero inkingira ku rugamba. Uhoraho, ntukareke abagome bagera ku byo bifuza, imigambi yabo ntukareke isohora, naho ubundi bakomeza gukora ibibi. Kuruhuka. Abanzi bantaye hagati, ibibi byakuruwe n'ibyo bavuze nibibagaruke. Amakara yaka abasukweho, nibarohwe mu rwobo rurerure bahereyo. Nyir'ikirimi kibi ntakarambe ku isi, umunyarugomo ibyago bijye bimukurikirana. Nzi ko Uhoraho arenganura abanyamibabaro, abakene abacira imanza zitabera. Koko intungane zizagushimira, indakemwa zizahora imbere yawe. Zaburi ya Dawidi. Uhoraho, ndagutakambiye tebuka untabare, ningutakambira ujye untega amatwi. Amasengesho yanjye akugereho akubere nk'imibavu, kukwambaza ngutegeye amaboko kukubere nk'igitambo cya nimugoroba. Uhoraho, undinde mu byo mvuga, undinde hatagira ijambo ribi rinsohoka mu kanwa. Ntunkundire gutekereza gukora ibibi, ntunkundire kwiroha mu bikorwa by'ubugome, ntunankundire kwifatanya n'inkozi z'ibibi ngo nsangire na zo. Intungane impannye yaba ingiriye neza, incyashye sinabyanga kuko yaba impesheje icyubahiro. Icyakora mpora nsenga namagana ibikorwa by'inkozi z'ibibi. Abategetsi bazo bazarohwe mu manga, na zo zizamenyeraho ko ibyo navuze bifite ishingiro. Zizavuga ziti: “Nk'uko umuhinzi asandaza ikinonko, ni ko amagufwa yacu yasandaye ku mva.” Uhoraho Nyagasani, ni wowe mpanze amaso, ni wowe mpungiyeho ntundeke ngo mpfe. Undinde umutego banteze, undinde kugwa mu gico cy'inkozi z'ibibi. Umutego abo bagome bateze nibabe ari bo bawugwamo, naho jyewe nywurokoke. Igisigo gihanitse cya Dawidi. Ni isengesho yasenze igihe yahungiraga mu buvumo. Ndatabaza Uhoraho ndanguruye ijwi, koko ndatakambira Uhoraho ndanguruye. Ndamutura amaganya yanjye, amakuba yanjye nyamumenyeshe. Uhoraho, dore ncitse intege, inzira nyuramo abanzi bayitezemo imitego, nyamara wowe uzi aho nkwiye kunyura. Reba iburyo bwanjye witegereze, simfite umuntu undengera, simfite aho mpungira nta n'umuntu unyitaho. Uhoraho, ni wowe ntabaza, narakubwiye nti: “Uri ubuhungiro bwanjye, ni wowe gusa mfite kuri iyi si.” Tega amatwi wumve gutaka kwanjye, koko mfite intege nke cyane, unkize abantoteza kuko bandusha imbaraga. Meze nk'uri muri gereza unkuremo, unkuremo kugira ngo mbone uko ngushimira. Ubwo ni bwo nzagushimira ineza wangiriye, nyigushimire nkikijwe n'intungane. Zaburi ya Dawidi. Uhoraho, umva iri sengesho ryanjye, utege amatwi wite ku gutakamba kwanjye, ungoboke kubera ko uri indahemuka ukaba n'intungane. Umugaragu wawe ntunshyire mu rubanza, erega nta muntu n'umwe ugutunganiye! Umwanzi wanjye arantoteza, yantuye hasi arandibata, andoha mu icuraburindi, kugira ngo nsange abambanjirije gupfa. Irebere nawe ncitse intege, ndashobewe rwose nkutse umutima. Nibuka ibyabaye mu bihe bya kera, ntekereza ku byo wakoze byose, ibikorwa byawe ndabizirikana. Ndagutakambira ngutegeye amaboko, nk'uko ubutaka bukakaye bukenera imvura, ni ko nanjye ngukenera. Kuruhuka. Uhoraho, ngiye guhera umwuka, ihutire kuntabara. Ntuntere umugongo kugira ngo ntapfa. Igitondo nigitangaza ungirire imbabazi, koko ni wowe nizeye, unyereke inzira nkwiye kunyura, koko ni wowe nerekejeho umutima. Uhoraho, unkize abanzi banjye, ni wowe mpungiyeho unkize. Unyigishe gukora ibyo ukunda kuko uri Imana yanjye, Mwuka wawe ugira neza anjyane mu gihugu cy'imirambi. Uhoraho, kubera izina ryawe umbesheho, unkize amakuba kubera ko uri intungane. Ndi umugaragu wawe, ungirire neza, urimbure abanzi banjye, ababisha banjye bose ubatsembe. Zaburi ya Dawidi. Uhoraho nasingizwe we rutare runkingira, yantoje kurwana mu ntambara, antoza no kurasana ku rugamba. Ni we nkesha imbabazi ambera ubuhungiro ntamenwa, ni urukuta runkingira akaba n'umukiza wanjye, ni ingabo inkingira ni na we mpungiraho, atuma amahanga anyoboka nkayategeka. Uhoraho, umuntu ni iki byatuma umwitaho, umuntu buntu ni iki byatuma umuzirikana? Umuntu ni nk'umuyaga uhita, iminsi yo kubaho kwe ishira nk'igicu cyamagira. Uhoraho, kingura ijuru umanuke, ukore ku misozi icucumuke umwotsi. Uteze imirabyo utatanye abanzi banjye, ubarase imyambi bakwire imishwaro. Rambura ukuboko uri mu ijuru, undohore unkure mu kaga, unkize ububasha bw'abanyamahanga, barangwa no kuvuga ibinyoma, bagakora ibikorwa by'uburiganya. Mana, ndakuririmbira indirimbo nshya, ngucurangire inanga y'imirya icumi. Ni wowe uha abami gutsinda, ni wowe wakijije umugaragu wawe Dawidi inkota y'umwanzi. Nyarura unkize ububasha bw'abanyamahanga, barangwa no kuvuga ibinyoma, bagakora ibikorwa by'uburiganya. Bityo abahungu bacu bakiri bato bazakura, bakure nk'ibihingwa bikura neza. Abakobwa bacu bo bazaba beza, bazamera nk'inkingi zirimbishijwe zo ku ngoro. Ibigega byacu bizasendera imyaka y'amoko yose, amatungo yacu magufi azororoka yikube incuro igihumbi, azikuba incuro ibihumbi icumi yuzure inzuri zacu, amatungo yacu maremare na yo azabyibuha. Nta byuho bizacika mu nkuta z'imijyi yacu, nta wuzajyanwa ho umunyago, nta miborogo izumvikana mu mihanda y'iwacu. Hahirwa ubwoko bigendekera bityo! Hahirwa ubwoko bufite Uhoraho ho Imana! Igisingizo cya Dawidi. Mana yanjye kandi Mwami wanjye, reka nguheshe ikuzo, nzajya mpora ngusingiza iteka ryose. Buri munsi nzajya ngusingiza, nzajya mpora nkogeza iteka ryose. Uhoraho arakomeye cyane akwiye kogezwa, gukomera kwe ntikugira iherezo. Uhoraho, ababyeyi bazajya babwira abana babo ibyo wakoze, bazajya babatekerereza ibigwi by'ubutwari wagize. Nzamenyekanisha ikuzo n'icyubahiro no gukomera byawe, menyekanishe n'ibitangaza wakoze. Abantu bazatangarira ibikorwa by'ububasha bwawe biteye ubwoba, nanjye nzamamaza gukomera kwawe. Bazajya bibutsa ineza nyinshi ugira, barangurure bishimira ubutungane bwawe. Uhoraho agira imbabazi n'impuhwe, atinda kurakara kandi yuje urukundo. Uhoraho agirira neza abantu bose, ibyo yaremye byose abigirira impuhwe. Uhoraho, ibyo waremye byose nibigushimire, indahemuka zawe zigusingize. Zizogeza ingoma yawe ifite ikuzo, zirate ububasha bwawe. Zizamenyesha abantu ibigwi by'ubutwari bwawe, zibamenyeshe ikuzo rirabagirana ry'ingoma yawe. Ingoma yawe ntizigera ihanguka, ubutegetsi bwawe buzahoraho uko ibihe bihaye ibindi. Uhoraho asohoza ibyo yasezeranye, ni indahemuka mu byo akora byose. Uhoraho aramira abenda kugwa, aruhura abarushye. Ibyo waremye byose biguhanze amaso, bitegereje ko ubiha ibyokurya ku gihe. Upfumbatura igipfunsi cyawe, ibifite ubuzima byose ukabihaza uko bishaka. Uhoraho ni intungane mu migenzereze ye yose, ni indahemuka mu byo akora byose. Uhoraho aba bugufi bw'abamutakambira bose, aba bugufi bw'abamutakambira bose babikuye ku mutima. Abamwubaha abaha ibyo bashaka, yumva gutabaza kwabo akabagoboka. Uhoraho arinda abamukunda bose, naho abagome bose akabatsemba. Reka nsingize Uhoraho, ibifite ubuzima byose nibimusingize, nibimusingize kuko ari umuziranenge, nibijye bihora bimusingiza iteka ryose. Haleluya! Reka nsingize Uhoraho! Nzajya nsingiza Uhoraho mu kubaho kwanjye kose, nzaririmbira Imana yanjye igihe cyose nkiriho. Ntimukiringire abakomeye, ntimukiringire bene muntu, ntibashobora kugira uwo bakiza. Iyo umwuka ubashizemo bahinduka igitaka, uwo munsi imigambi yabo ipfana na bo. Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi, hahirwa uwiringira Uhoraho Imana ye. Uhoraho ni we waremye ijuru n'isi, arema n'inyanja n'ibiyirimo byose, ahorana umurava iteka ryose. Ni we urenganura abarengana, ni we ugaburira abashonji. Uhoraho ni we ufungūra imfungwa, Uhoraho ni we uhumura impumyi, Uhoraho ni we uruhura abarushye, Uhoraho akunda intungane. Uhoraho yita ku banyamahanga b'abimukīra, ashyigikira impfubyi n'abapfakazi, naho imigambi y'abagome ayiburizamo. Uhoraho azahora aganje ku ngoma iteka ryose. Siyoni we, Imana yawe izahora iganje uko ibihe bihaye ibindi. Haleluya! Haleluya! Ni byiza kuririmba Imana yacu, koko kuyisingiza birashimishije kandi birakwiye! Uhoraho arubaka Yeruzalemu bundi bushya, atarurukanya Abisiraheli bajyanywe ho iminyago. Abashenguka umutima arabahumuriza, inguma zabo arazomora. Abarura inyenyeri akamenya umubare wazo, buri nyenyeri ayita izina. Nyagasani arakomeye afite imbaraga nyinshi, ubwenge bwe ntibugira iherezo. Uhoraho ashyigikira aboroheje, naho abagome abacisha bugufi akabashyira hasi. Nimuririmbire Uhoraho mumushimire, nimuririmbire Imana yacu mucuranga inanga. Ni we ukoranyiriza ibicu ku ijuru, agusha imvura ku butaka, ameza n'ibyatsi ku misozi. Aha amatungo ibyo kuyatunga, agaburira n'ibyana by'ibyiyoni bishonje. Imbaraga z'abarwanira ku mafarasi nta cyo zimubwiye, iz'abarwana bagenza amaguru na zo ni uko. Ahubwo Uhoraho yishimira abamwubaha, abamwiringira kubera imbabazi abagirira arabishimira. Mwa batuye Yeruzalemu mwe, nimuheshe Uhoraho ikuzo, mwa batuye Siyoni mwe, nimusingize Imana yanyu. Koko ni we wishingira umutekano wanyu, mwebwe abatuye Yeruzalemu abaha umugisha. Ni we ubaha amahoro ku mipaka yanyu, abaha n'ingano nziza zitubutse. Ni we wohereza amabwiriza ku isi, icyo avuze gihita gikorwa. Agusha amasimbi yererana nk'inyange, ikime cy'ubunyinya agikwiza hasi nk'ivu. Agusha urubura rw'amahindu, ntawahangana n'ubunyinya bwarwo. Avuga rimwe gusa ibyo byose bigashonga, yakohereza umuyaga bigatemba amazi. Abakomoka kuri Yakobo yabagejejeho amagambo ye, Abisiraheli abagezaho amateka n'ibyemezo yafashe. Nta bundi bwoko yigeze agirira atyo, nta bundi bwoko yamenyesheje ibyemezo yafashe. Haleluya! Haleluya! Mwa biremwa byo mu ijuru mwe, nimusingize Uhoraho, nimumusingize mwebwe biremwa muri ahasumba ahandi. Mwa bamarayika be mwese mwe, nimumusingize, nimumusingize mwebwe ingabo ze zose. Wa zuba we, nawe wa kwezi we nimumusingize, nimumusingize namwe mwa nyenyeri mwese mwe murabagirana. Wa juru risumba ayandi we, musingize, wa mazi we yo hejuru yaryo nawe musingize. Ibyo byose nibisingize Uhoraho, nibimusingize kuko yategetse bikabaho. Yabishyize mu myanya bizahoramo iteka ryose, ashyiraho amategeko adakuka yo kubigenga. Mwa biremwa byo ku isi mwe, nimusingize Uhoraho, ibikoko byo mu mazi, ikuzimu h'inyanja hose, imirabyo n'urubura n'amasimbi hamwe n'ibihu, inkubi y'umuyaga usohoza ibyo yavuze, imisozi n'udusozi twose, ibiti byera imbuto ziribwa n'iby'inganzamarumbu byose, inyamaswa n'amatungo yose, ibikurura inda hasi n'ibiguruka, abami bo ku isi n'amoko yose ayituye, abategetsi n'abatware bose bo ku isi, abasore n'inkumi, abasaza hamwe n'abana, ibyo byose nibisingize Uhoraho! Nibisingize Uhoraho kuko asumba byose, nibimusingize kuko ikuzo rye risumba isi n'ijuru. Ubwoko bwe yabuhaye imbaraga, ni cyo gituma indahemuka ze zose zimusingiza, ni zo Bisiraheli, ubwoko ahoza ku mutima. Haleluya! Haleluya! Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, nimumusingirize mu ikoraniro ry'indahemuka ze. Abisiraheli nibishimire Umuremyi wabo, abatuye Siyoni banezererwe Umwami wabo. Nibamusingize bamubyinira, nibamusingize bavuza ishakwe n'inanga. Koko Uhoraho yishimira ubwoko bwe, aboroheje abahesha icyubahiro akabakiza. Indahemuka ze nizīshīmire ikuzo aziha, nizitere hejuru zīshime ziri ku mariri yazo. Nizihanike zogeze Imana, niziyogeze zifashe mu ntoki inkota zityaye. Nizifate inkota zijye guhōra amahanga, abanyamahanga zibahane. Abami babo zibaboheshe iminyururu, abategetsi babo zibaboheshe amapingu. Zibasohorezeho iteka Imana yari yarabaciriye. Ibyo bizahesha ishema indahemuka zayo zose. Haleluya! Haleluya! Nimusingize Imana muri mu Ngoro yayo! Mu ijuru ryayo nimuyisingize kuko ari nyir'ubushobozi. Nimuyisingize kubera ibyo yakoze bikomeye, nimuyisingize kubera ubuhangange bwayo buhambaye. Nimuyisingize muvuza amakondera, nimuyisingize mucuranga inanga nyamuduri n'inanga y'indoha. Nimuyisingize muvuza ishakwe kandi mubyina, nimuyisingize mucuranga ibinyamirya n'imyironge. Nimuyisingize muvuza ibyuma birangīra, nimuyisingize muvuza ibyuma binihīra. Ibifite ubuzima byose nibisingize Uhoraho! Haleluya! Iyi ni imigani ya Salomo mwene Dawidi, umwami wa Isiraheli. Iyi migani igamije kumenyesha ubwenge n'imyifatire iboneye, n'ubuhanga n'ubushishozi. Yigisha umuntu imyifatire iboneye ari bwo bwitonzi n'ukuri, n'ibyemezo Imana yafashe. Abanyabwengebuke ibigisha ubwitonzi, naho abakiri bato ikabaha ubumenyi n'ubushishozi. Umunyabwenge na we imwungura ubumenyi, naho umuhanga imwungura ubushishozi bwo kuyoborwa. Bazasobanukirwa ibihishwe mu migani no mu marenga, no mu magambo y'inshoberamahanga by'abigisha ubwenge. Kubaha Uhoraho ni ishingiro ry'ubumenyi n'ubwenge n'imyifatire iboneye, ariko abapfapfa bo barabihinyura. Mwana wanjye, jya wumvira amabwiriza so aguha, kandi ntugasuzugure inama nyoko akugira. Ibyo bizagushimisha nk'ikamba ku mutwe, cyangwa nk'urunigi mu ijosi. Mwana wanjye, incuti mbi nizishaka kukuyobya ntukabyemere! Nizikubwira ziti: “Ngwino tujyane duce igico twice abantu, ndetse duhohotere n'inzirakarengane tuzitunguye, tubafate mpiri tubice, duhite tubahamba. Tuzanyaga ibintu byinshi by'agaciro gakomeye, maze tubyuzuze amazu yacu. Nawe uzagiramo umugabane, kuko twese tuzaba dufatanyije umutungo!” Mwana wanjye, ntukagendane na bo, ujye wirinda uko ushoboye imigenzereze yabo, kuko bagenzwa no gukora nabi bakihutira kuvusha amaraso. Koko rero ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka! Nyamara bo ubwabo ni bo bicira igico, ubuzima bwabo ni bwo bubikiriye. Ni ko bigenda ku muntu wese ufite umururumba, amaherezo uwo mururumba wica nyirawo. Bwenge arahamagarira mu mayira, arangururiye ijwi ku karubanda. Arahamagarira mu mihanda no mu marembo y'umujyi agira ati: “Yemwe mwa banyabwengebuke mwe, muzahereza he gushimishwa n'ubwenge buke bwanyu. Abahinyuzi bazishimira guhinyura kugeza ryari? Naho se abapfapfa bazahereza he kwanga gusobanukirwa? Nimwite ku miburo yanjye! Dore ndabagezaho ibyo ntekereza, mbamenyeshe amagambo yanjye. Narabahamagaye mwica amatwi, narabagobotse nyamara ntimwanyitaho. Mwahinyuye inama zanjye zose, ntimwita ku miburo yanjye. Bityo rero nanjye nimugera mu kaga nzabakina ku mubyimba, nimugwirirwa n'icyago mbashungere. Icyo cyago nikibageraho kimeze nk'inkubi y'umuyaga, nikibugariza kimeze nka serwakira, agahinda n'ubwihebe bizabugariza. “Abo bantu bazantabaza ariko sinzabumva, bazanshaka ariko ntibazambona, kubera ko banze gusobanukirwa ntibahitemo kubaha Uhoraho, ntibite ku nama zanjye, bagasuzugura imiburo yanjye. Ni cyo gituma bazabona ingaruka z'imigenzereze yabo mibi, bakurikiranwe n'imigambi yabo mibi. Abanyabwengebuke bicwa n'ubucucu bwabo, naho abapfapfa bakazira ubuswa bwabo. Nyamara unyumvira ahorana umutekano n'ituze, nta kibi yikanga.” Mwana wanjye, wite ku byo nkubwira, amabwiriza yanjye uyazirikane, utege ugutwi inyigisho z'ubwenge kandi wihatire kuzisobanukirwa. Witabaze ubwenge wiyambaze ubushishozi, ushake ubwenge nk'ushaka ifeza, ubucukure nk'ucukura amabuye y'agaciro. Ni bwo uzasobanukirwa icyo ari cyo kubaha Uhoraho, bityo uzabasha kumenya Imana. Koko rero Uhoraho ni we utanga ubwenge, ni we utanga ubumenyi n'ubushishozi. Ni we uha abanyamurava ishya n'ihirwe, ni we ngabo ikingira abantu b'indahemuka. Agoboka abakurikiza ibyemezo afashe, ni na we urinda abayoboke be. Ni bwo uzasobanukirwa ubutungane n'ukuri n'ubutabera, bityo uzamenya icyo ugomba gukora. Ubwenge buzaguturamo, ubumenyi buzagutera ibyishimo. Ubushishozi buzakurinda, ubuhanga buzakuyobora. Bizakurinda imigenzereze mibi, bigutsindire abanyabinyoma, bizakurinda abateshuka inzira iboneye, bakanyura inzira z'umwijima. Banezezwa no gukora ibibi, bakishimira ibikorwa by'ubugome. Barangwa n'uburyarya bagakora ibitaboneye. Nugenza utyo uzirinda umugore w'indaya ugushukisha akarimi keza. Ni umugore watandukanye n'umugabo we, akica isezerano yagiranye na we imbere y'Imana. Ujya iwe aba yishyiriye urupfu, koko imigenzereze ye iganisha ikuzimu. Ugiye iwe wese ntagaruka, ntiyongera kugira imigenzereze imuzanira ubugingo. Wowe rero ujye ugenza nk'abantu baboneye, ukurikize imigenzereze y'intungane. Koko rero, abantu b'indakemwa ni bo bazatura mu gihugu, abanyamurava ni bo bazakirambamo. Nyamara abagizi ba nabi bazakirukanwamo, abagome bazagicibwamo. Mwana wanjye, ntukibagirwe inama zanjye kandi ujye uzirikana amabwiriza nguha. Nugenza utyo uzarama kandi uzagira amahoro asesuye. Umurava n'ukuri bijye bikuranga, ubitamirize nk'urunigi mu ijosi, maze ubyandike mu mutima wawe. Ibyo bizatuma ugira ubutoni n'ihirwe ku Mana no ku bantu. Wiringire Uhoraho n'umutima wawe wose, kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Mu migenzereze yawe ujye umuzirikana, na we azaboneza imigambi yawe. Ntukiringire ubwenge bwawe, ahubwo uzajye wubaha Uhoraho, wirinde ikibi. Ibyo bizabera umubiri wawe umuti, bihembure ingingo zawe. Wubahe Uhoraho umutura ku byo utunze, umuture umuganura w'umusaruro wawe, bityo ibigega byawe bizuzura ibyokurya, naho imivure yawe yuzure divayi. Mwana wanjye ntukange inama z'Uhoraho kandi ntukinubire imiburo ye. Koko rero Uhoraho acyaha uwo akunda, nk'uko umubyeyi acyaha umwana akunda. Hahirwa umuntu ugira ubwenge akagira n'ubushishozi. Kubugira biruta gutunga ifeza, inyungu yabwo iruta izahabu. Ubwenge burusha agaciro amasaro y'agahebuzo, ntawagira ikindi yifuza cyahwana na bwo. Ubwenge butuma umuntu arama, bukamuha ubukungu n'icyubahiro. Ubufite abaho mu munezero bukamuzanira amahoro. Ubwenge bumeze nk'igiti cy'ubugingo ku babufite, hahirwa abamaze kubushyikira. Uhoraho yahanze isi akoresheje ubwenge, arema ijuru akoresheje ubushishozi. Ubuhanga bwe bwazamuye amasōko y'ikuzimu aradudubiza, butuma ibicu bibyara imvura. Mwana wanjye, ujye ugira amakenga n'ubushishozi, ntuzabiteshukeho. Bizatuma ugira imibereho myiza kandi bikubere nk'urunigi utamirije mu ijosi. Ubwo ni bwo uzakomeza kujya mbere nta nkomyi, kandi ntuzigera uhungabana. Uzaryama nta cyo wikanga, uzisinzirira ibitotsi bikugwe neza. Ntuzatinya ibiteye ubwoba bigutunguye, cyangwa ibitero by'inkozi z'ibibi ziguhagurukiye. Koko Uhoraho azakubera umwishingizi, kandi azakurinda kugwa mu mutego. Ntukange kugirira neza ababikeneye, igihe cyose ubishoboye. Ntukarerege mugenzi wawe uti: “Genda uzagaruke ejo ni bwo nzaguha”, kandi ufite icyo umuha. Ntukagambanire umuturanyi wawe, kandi yaragufitiye icyizere. Ntukagire uwo utonganya nta mpamvu, igihe nta wagize ikibi agukorera. Ntukifuze kugenza nk'umunyarugomo, ntukigane imigenzereze ye, kuko Uhoraho yanga abagome urunuka, ariko agakunda abantu b'indahemuka. Uhoraho avuma urugo rw'umugiranabi, nyamara urugo rw'intungane akaruha umugisha. Uhoraho aseka abakobanyi, agatonesha abicisha bugufi. Abanyabwenge bazaragwa ikuzo, naho abapfapfa bakorwe n'isoni. Bana, nimwumve inama so abagira, mushishikarire gusobanukirwa n'ubuhanga. Inyigisho nziza nabahaye, mujye muzizirikana. Nanjye nabereye data umwana mwiza, mama yankundaga nk'umwana w'ikinege. Data yajyaga anyigisha ati: “Jya uzirikana amagambo yanjye, uzirikane n'amabwiriza yanjye bityo uzabaho.” Ujye wunguka ubwenge wunguke n'ubumenyi, nyamara ntukibagirwe inama zanjye ngo uziteshukeho. Ntukareke ubwenge na bwo buzakurengera, ubukunde na bwo buzakurinda. Kunguka ubwenge ni ikintu cy'ingenzi, jya wunguka ubwenge kandi utange ibyo utunze byose kugira ngo ube umuhanga. Ubwiteho buzagushyira hejuru, buzaguhesha ikuzo nubukomeraho. Buzagutamiriza umutako mwiza ku mutwe, bukwambike ikamba rihebuje. Mwana wanjye, tega amatwi wumve ibyo nkubwira bityo uzarama. Nakuyoboye inzira igeza ku bwenge, nkumenyesha inzira y'ukuri. Mu migenzereze yawe ntakizakubangamira, no mu migirire yawe nta kizaguhungabanya. Komera ku byo wigishwa ntubiteshukeho, kuko ari byo shingiro ry'imibereho yawe. Ntugakurikize imigenzereze y'inkozi z'ibibi, ntugakurikire inzira y'abagome. Ujye uyirinda ntukayinyuremo, ujye uyigendera kure. Abagome ntibajya basinzira iyo batarakora ibibi, iyo bataragira uwo bahitana ntibagoheka. Ibyokurya n'ibyokunywa byabo babikesha ubugizi bwa nabi n'urugomo. Koko rero imigenzereze y'intungane imeze nk'umuseke ukebye, umucyo ugatangaza kugeza ubaye amanywa y'ihangu. Imigenzereze y'abagizi ba nabi ni nk'umwijima w'icuraburindi, ntibamenya icyo bari busitareho. Mwana wanjye, hugukira ibyo nkubwira, utege amatwi inama nkugira. Ntuzigere uziteshukaho, ujye uzihozaho umutima. Izo nama zizatuma abazikurikiza bagira imibereho myiza n'ubuzima buzira umuze. Ujye ushishoza mu byo utekereza, kuko ari byo sōko y'ubuzima. Ujye wirinda imvugo y'ubugome, kandi uzibukire ingeso yo gusebanya. Ujye ureba ibiri imbere yawe, uromboreze imbere yawe udakebakeba. Ujye uhanga inzira igororotse, uhitemo imigenzereze iboneye. Ntugateshuke ngo ujye hirya no hino, ujye wirinda ikibi. Mwana wanjye hugukira ubwenge ngutoza, utege amatwi inama nkugira. Bityo uzahorana ubushishozi, n'imvugo yawe ishingire ku bumenyi. Imvugo y'umugore w'indaya iryohera nk'ubuki, amagambo ye akorohēra nk'amavuta. Nyamara amaherezo isharira nk'umuravumba, igakomeretsa nk'inkota. Imyifatire ye ijyana ku rupfu, imigenzereze ye ikajyana ikuzimu. Imigenzereze ye ntigeza ku bugingo, ahubwo imuyobya atabizi. None rero bana banjye nimutege amatwi, ntimukirengagize inama mbagira. Bene uwo mugore ujye umugendera kure, ntukamugenderere bibaho, kugira ngo icyubahiro cyawe kitajyanwa n'abandi, ukazarinda usaza uri inkoreragahato. Ntukamugenderere hato rubanda rutazakurya imitsi, ibyo wagokeye bigatwarwa n'uwo utazi, amaherezo uzacura umuborogo, kuko imbaraga zawe zimaze kuyoyoka. Bityo uzicuza uvuga uti: “Sinakurikije inama nagirwaga, nta n'ubwo nemeye gucyahwa. Ntabwo numviye abayobozi banjye, nta n'ubwo nateze amatwi abanyigishaga. None dore ngeze aho mba igicibwa mu ikoraniro.” Umugore wawe ni nk'isōko y'amazi meza, kumukunda ni nko kunywa ku iriba wifukuriye. Ntukareke amazi yayo ameneka hanze, ntukayareke ngo asandare mu mayira. Ni amazi yawe wihariye, ntukayasangire n'abanyamahanga. Iriba ryawe nirihabwe umugisha kandi wishimire umugore mwashakanye. Ameze nk'imparakazi cyangwa isha, yuje urukundo kandi ateye amabengeza. Amabere ye azahore akunezeza, urukundo rwe rukunyure. Mwana wanjye, kuki wararikira umugore w'undi? Ni kuki wakorakora amabere y'umugore utari uwawe? Koko rero, imyifatire ya buri wese yigaragaza imbere y'Uhoraho, agasuzuma imigenzereze ye yose. Ibyaha by'umugome bimugusha mu mutego, bikamujisha nk'ufatiwe mu mutego. Azapfa azize ko yanze kwigishwa, azire umurengwe w'ubupfapfa bwe. Mwana wanjye niwishingira umuturanyi wawe, ukagirana n'undi amasezerano mu mwanya we, nugwa mu mutego w'ayo masezerano, ugafatwa n'amagambo wivugiye, mwana wanjye ugenze utya: sanga umuturanyi wawe umuhendahende, umwinginge. Ntukagoheke cyangwa ngo uhumeke utabigezeho. Ivane mu mutego nk'isha, uwikuremo nk'inyoni. Wa munebwe we, itegereze imiswa urebe uko ikora, maze uhungukire ubwenge. Imiswa ntigira umukoresha cyangwa umuyobozi, cyangwa umutware. Mu mpeshyi ihunika ibiribwa, mu gihe cy'isarura ikazigama ibizayitunga. Uzaryamira ugeze ryari wa munebwe we? Uzava mu bitotsi ryari? Uravuga ngo: “Reka nsinzire gato nihweture udutotsi, mbe nirambitse nipfumbase.” Nyamara ubukene buzakuzaho nk'umujura, ubutindi buzagutungura nk'igisambo. Umuntu w'indyarya ni imburamumaro, agenda abunza ibinyoma, arangwa no kwica amaso akagenda aseta ibirenge, areshya abantu agambiriye kubeshya. Ahorana ubugome ku mutima agahora agambirira gukora ibibi. Ni gashozantambara. Ni yo mpamvu kurimbuka kwe kuzamugwa gitumo, akazarimbuka buheriheri! Hari ibintu bitandatu Uhoraho yanga ku muntu, ndetse ni birindwi azirana na byo: amaso y'ubwibone, akarimi kabeshya, amaboko avusha amaraso y'umwere, umutima ugambirira ibibi, ibirenge byihutira kugira nabi, umugabo urarikira gushinja ibinyoma na gashozantambara mu bavandimwe. Mwana wanjye, ujye wubahiriza amabwiriza ya so, kandi ntugahinyure inama nyoko akugira. Ibyo ujye ubihoza ku mutima, ubyambare nk'urunigi mu ijosi. Mu migenzereze yawe bizakuyobora, igihe uryamye bizakurinda, nukanguka ubizirikane. Koko amabwiriza ni nk'itara, inama ni nk'urumuri, naho imiburo ikaba inzira y'ubugingo. Bizakurinda umugore w'icyomanzi, bikurinde umugore w'undi ufite akarimi kareshya. Ntukamurarikire kubera uburanga bwe, ntugakunde ko akwicira ijisho. Koko umugore w'indaya aba agushakaho ibyo arya gusa, naho umugore ufite umugabo abasha kukwambura ubuzima. Mbese umuntu yakwirahuriraho umuriro imyambaro ye ntishye? Cyangwa yakandagira mu makara yaka ntashye ibirenge? Uko ni ko bigendekera usambana n'umugore wa mugenzi we, ugenza atyo wese ntahava amahoro. Nta wugaya igisambo iyo kibira inzara, nyamara iyo gifashwe cyishyura ibyo cyibye incuro ndwi, bityo kigatanga ibyo cyari gitunze byose. Usambana n'umugore w'undi ni igipfamutima, ugenza atyo aba yiyambuye ubuzima. Ingaruka z'ibyo ni ugukubitwa no gutukwa, no guhorana ikimwaro kidashira. Koko rero ishyari rizatuma umugabo w'uwo mugore arakara, kandi ntazagira impuhwe igihe cyo kwihōrera. Nta ndishyi n'imwe azemera, ntazakureka n'iyo wamuhongera ibingana bite. Mwana wanjye, uzirikane amagambo yanjye, amabwiriza yanjye uyakomereho. Nukurikiza amabwiriza yanjye uzabaho, inama nguha uziteho nk'imboni y'ijisho ryawe. Bijye bikurangwaho nk'impeta yo ku rutoki rwawe, ubyandike ku mutima wawe. Bwira ubwenge uti: “Uri mushiki wanjye”, naho ubuhanga ubwite incuti yawe, bizakurinda umugore w'indaya, bikurinde n'ibishuko by'umugore w'undi. Hari ubwo nari ku idirishya ry'inzu yanjye, ndungurukira mu tuyunguruzo twaryo, mbona ba basore b'abanyabwengebuke ndabukwamo umwe utakigira umutima. Yagendaga akebereza iruhande rw'inzira igana kwa wa mugore w'indaya, maze abonezayo. Haba nimugoroba cyangwa mu kabwibwi, haba mu gicuku cyangwa mu icuraburindi, uwo mugore ahora yiteguye kumusanganira yiboneje nk'indaya kabuhariwe, yuzuye uburiganya. Ahora asamaye ntiyitangira, ntajya aregama iwe. Mu kanya aba ari mu mihanda cyangwa mu mayira, aho ari hose aba afite icyo yubikiye. Nguwo asumiye wa musore aramusomaguye, amubwira nta soni ati: “Nahiguye umuhigo, none mfite inyama z'igitambo cy'umusangiro. Ni yo mpamvu naje kugusanganira, nagushakaga none ndakubonye. Dore uburiri bwanjye nabushasheho ibiringiti by'amabara menshi, n'amashuka yorohereye yavuye mu Misiri. Nateyeho imibavu ihumura neza y'amarashi, n'umusagavu n'ishangi. Ngwino twinezeze tugeze mu gitondo, ngwino duhuze urukundo, kuko umugabo wanjye adahari yagiye mu rugendo rwa kure. Yitwaje umufuka w'amafaranga, azagaruka ukwezi kuzoye.” Uwo mugore amushukisha akarimi keza, maze aramushyeshya amujyana iwe. Nuko umuhungu aramukurikira, amujyana nk'inka igiye mu ibagiro. Uko ni ko umupfapfa abohwa agiye guhanwa, kugeza ubwo umwambi umwahuranyije umutima. Aba ameze nk'inyoni iguruka ikagwa mu mutego, ntamenya ko ari ubuzima bwe ashyira mu kaga. None bana banjye nimunyumve, kandi mwite ku byo mbabwira. Ntimukararikire imigenzereze y'uwo mugore, ntimukerekeze mu tuyira tugana iwe. Koko hari benshi yakomerekeje imitima, yishe abanyambaraga benshi. Kujya iwe ni nko kujya ikuzimu, ni ukwishyira urupfu. Nimwumve Bwenge arahamagara, Nyir'ubuhanga aranguruye ijwi! Ahagaze hejuru y'umusozi hafi y'inzira, yitegeye amayirabiri. Ahagaze hafi y'amarembo y'umurwa, arahamagarira ku marembo yawo ati: “Ni mwebwe bantu mpamagara, bene muntu nimwe mbwira! Mwa banyabwengebuke mwe, nimwige gushishoza, mwa bapfapfa mwe, nimwige gushyira mu gaciro. Icyo ngiye kubabwira ni ingirakamaro, amagambo mbabwira yuje ukuri. Koko rero amagambo mvuga ni ukuri, nzirana n'ibinyoma. Amagambo yose mvuga aratunganye, ntarangwamo uburyarya n'ibinyoma. Yose ni amanyakuri ku bashaka kuyumva, arasobanutse ku bafite ubushishozi. Nimuhitemo inama mbagira kuruta ifeza, nimuhitemo ubushishozi kuruta izahabu yatunganyijwe. Koko ubwenge buruta amasaro y'agaciro, ntagihwanyije agaciro na bwo. “Jyewe Bwenge ntuye mu bwitonzi, nashyikiriye ubuhanga butuma nshishoza. Kwanga ikibi ni ko kubaha Uhoraho, nanga urunuka ubwirasi n'agasuzuguro, nanga imigenzereze mibi n'imvugo ibeshya. Ni jye utanga inama n'ubushishozi, ni jye Nyir'ubuhanga n'ububasha. Ni jye ushoboza abami gutegeka, nshoboza abacamanza guca imanza zitabera. Ibikomangoma ni jye ubiha gutegeka, abanyacyubahiro na bo ni jye babikesha, abacamanza b'intabera na bo ni uko. Jyewe abankunda ni bo nkunda, abanshakashaka barambona. Ubukungu n'icyubahiro ni jye ubitanga, ubukungu buhoraho n'umutekano n'uburumbuke ni ibyanjye. Impano inkomokaho iruta izahabu itunganyijwe, inyungu inturutseho iruta ifeza y'indobanure. Imigenzereze yanjye ni ubutungane, inzira zanjye ni iz'ubutabera. Abankunda ndabakungahaza, ibigega byabo mbyuzuza ubukungu. Uhoraho yandemye mbere na mbere, yandemye mbere y'ibindi biremwa byose. Natoranyijwe kuva kera kose, natoranyijwe isi itararemwa. Inyanja zitarabaho nari naravutse, amasōko atarabaho nari ndiho. Imisozi itararemwa nari naravutse, udusozi tutarabaho nari naravutse, Uhoraho atararema isi nari naravutse, atararema ibiyiriho nari naravutse. Igihe yahangaga ijuru nari mpari, nari kumwe na we ashyiraho ikirere hejuru y'inyanja. Igihe yarundaga ibicu nari mpari, igihe yazamuraga amasōko ikuzimu nari mpari. Igihe yashingaga imbibi z'inyanja ngo amazi atarenga inkombe, igihe yashyiragaho imfatiro z'isi nari mpari. Jyewe Bwenge nari kumwe na we mufasha imirimo, namushimishaga uko bwije n'uko bukeye, nakiniraga imbere ye igihe cyose. Nakiniraga ku isi ye nisanzuye, bityo nanezezwaga no kubana n'abantu. “Bana banjye, ngaho nimutege amatwi, hahirwa abakurikiza imigenzereze yanjye. Nimwumve imiburo yanjye maze muce akenge, iyo miburo ntimukayisuzugure. Hahirwa umuntu untega amatwi, uwo arahirwa kuko ahora iwanjye, ahora imbere y'inzu yanjye antegereje. Koko umbonye aba abonye ubugingo, bityo aba abaye umutoni w'Uhoraho. Nyamara abantuka bo barihemukira, abanyanga bose baba bashaka urupfu.” Bwenge ni nk'umugore wubatse inzu ye ayishyiramo inkingi ndwi, abagisha amatungo ategura na divayi maze ategura ameza. Nuko Bwenge yohereza abaja be gutumira, bajya ahirengeye mu mujyi barangurura bati: “Mwa banyabwengebuke mwe, nimuze hano!” Babwira n'ibipfamutima bati: “Nimuze mufungure kandi munywe na divayi nabateguriye. Nimuve mu bupfapfa mubone kubaho, bityo mugenze nk'abafite ubushishozi.” “Ucyaha umwirasi akagusuzugura, wahana umugizi wa nabi akagutuka. Ntugacyahe umwirasi atazakwanga, nyamara nuhana umunyabwenge azabigukundira. Uhugure umunyabwenge azarushaho kugira ubwenge, wigishe intungane bizayongera ubumenyi. Kubaha Uhoraho ni byo shingiro ry'ubwenge, kumenya Imana nziranenge ni bwo bushishozi. Ni jyewe Bwenge uzaguha kuramba, ni jyewe uzongera igihe cyo kubaho kwawe. Nuba umunyabwenge ni wowe bizagirira akamaro, ariko nuba umwirasi ni wowe bizagaruka.” Bwengebuke ni umugore usamara, w'umupfapfa kandi w'igicucu. Yiyicarira ku ntebe imbere y'iwe ahirengeye mu mujyi, agahamagara abahisi n'abagenzi bigendera ati: “Mwa banyabwengebuke mwe, nimuze hano!” Abwira n'ibipfamutima ati: “Amazi y'amibano aba afutse, n'ibiryo byo mu rwihisho biraryoha.” Nyamara abatumirwa be ntibazi ko bagiye mu rupfu, ntibazi ko uwo mugore aboretse ikuzimu. Imigani ya Salomo. Umwana w'umunyabwenge anezeza ababyeyi, naho umwana w'umupfayongo abatera agahinda. Ubukire bubonetse mu nzira zitaboneye nta cyo bumara, nyamara ububonetse mu nzira ziboneye bukiza umuntu urupfu. Uhoraho ntatuma intungane yicwa n'inzara, nyamara yamagana umururumba w'abagizi ba nabi. Imikorere y'umunebwe iramukenesha, naho iy'umunyamwete iramukungahaza. Uwizigamira mu mpeshyi ni umunyabwenge, nyamara inkorabusa mu isarura ikoza isoni. Intungane zihesha imigisha, nyamara amagambo y'abagizi ba nabi ahishira ubugome. Kwibuka ibikorwa by'intungane bizana imigisha, nyamara abagome ntibongera kwibukwa. Uzi gushyira mu gaciro yemera amabwiriza, nyamara uvuga amahomvu yikururira kurimbuka. Ugenza nk'indakemwa ahorana umutekano, nyamara ukora nabi azatahurwa. Kutabwiza abantu ukuri birababaza, uvuga amahomvu na we yikururira kurimbuka. Amagambo y'intungane ni isōko y'ubugingo, nyamara amagambo y'umugizi wa nabi ahishe ubugome. Inzangano zikurura intonganya, urukundo rwibagirwa ibicumuro byose. Ubwenge buboneka mu magambo y'ushishoza, nyamara umugongo w'umunyabwengebuke ntusiba inkoni. Abanyabwenge bizigamira ubumenyi, nyamara amagambo y'umupfapfa aramurimbura. Umutungo w'umukungu ni wo kigo cye ntamenwa, nyamara ubukene bw'aboroheje ni rwo rupfu rwabo. Igihembo cy'intungane kiyihesha ubugingo, nyamara inkozi y'ikibi kiyihesha igihano. Imyifatire myiza igeza nyirayo ku bugingo, nyamara uwanga guhanwa arateshuka. Uhisha urwango rwe avugana uburyarya, naho ugenda asebanya ni umupfapfa. Uvuga menshi ntabura kugwa mu cyaha, uzi gufata ururimi rwe ni inyaryenge. Amagambo y'intungane ni nk'ifeza inoze, nyamara imitekerereze y'inkozi y'ibibi nta gaciro igira. Amagambo y'intungane agirira akamaro benshi, naho abapfapfa bicwa no kudashishoza. Umugisha w'Uhoraho urakungahaza, nyamara guhihibikana nta cyo byungura. Gukora ibibi bishimisha umunyabwengebuke, nyamara ubwenge bunezeza umuhanga. Icyo inkozi y'ibibi itinya ni cyo ibona, nyamara icyo intungane zifuje ziragihabwa. Inkozi z'ibibi zishiraho nk'izitwawe na serwakira, nyamara intungane ntinyeganyega bibaho. Uko umushari wangiza amenyo, uko umwotsi wica amaso, ni na ko umunebwe arakaza abamukoresha. Kubaha Uhoraho gutera kurama, nyamara abagome bo ntibazaramba. Icyizere cy'intungane kirazinezeza, nyamara ibyiringiro by'abagizi ba nabi bizayoyoka. Uhoraho ni ubuhungiro bw'intungane, nyamara arimbura inkozi z'ibibi. Intungane ntizizahungabana bibaho, nyamara inkozi z'ibibi ntizizaramba ku isi. Amagambo y'intungane ageza ku bwenge, nyamara ababeshya bazacecekeshwa. Amagambo y'intungane arangwa n'ubugwaneza, nyamara imvugo y'inkozi y'ibibi yuzuye uburiganya. Abibisha iminzani Uhoraho arabarwanya, abakoresha ibipimo bishyitse bo arabakunda. Ubwirasi butuma umuntu asuzugurwa, kwicisha bugufi ni ko kugira ubwenge. Indakemwa zirangwa n'umurava, indyarya zo zizatsembwa n'ububi bwazo. Ubukungu bw'umuntu ntibuzamurokora ku Munsi w'uburakari bw'Uhoraho, nyamara ubutabera burinda umuntu urupfu. Ubutungane bw'umuntu buboneza imigenzereze ye, nyamara inkozi y'ibibi yicwa n'ubugome bwayo. Indakemwa zikizwa n'ubutungane bwazo, nyamara indyarya zigwa mu mutego w'irari ryazo. Iyo inkozi y'ibibi ipfuye ibyiringiro byayo birayoyoka, icyizere yari ifitiye ubukungu na cyo kirayoyoka. Intungane irindwa amakuba, nyamara inkozi y'ibibi iyagwamo. Amagambo y'umugome arimbura mugenzi we, nyamara ubushishozi bw'intungane burazirokora. Iyo intungane ziguwe neza umujyi urishima, inkozi z'ibibi zapfa impundu zikavuga. Umugisha w'indakemwa uhesha umujyi ikuzo, nyamara amagambo y'inkozi y'ibibi arawusenya. Usuzugura mugenzi we aba ari umunyabwengebuke, naho umuntu ushishoza aricecekera. Umuntu w'inzimuzi amena amabanga, naho umwizerwa ayabika ku mutima. Iyo nta butegetsi buriho rubanda barahagwa, ugutsinda kwabo gukeshwa abajyanama benshi. Kwishingira uwo utazi bibyara akaga, ubyirinda agira amahoro. Umugore w'umunyamutima arubahwa, naho abanyamaboko ni bo bishakira ubukungu. Ugira impuhwe aba yigirira neza, naho umunyamwaga yikururira amakuba. Ibihembo by'inkozi y'ibibi biyikoza isoni, nyamara uharanira ubutabera azagororerwa. Umuntu uharanira ubutungane azarama, naho uwiyemeza gukora ibibi azarimbuka. Abantu b'umutima mubi ni ikizira ku Uhoraho, nyamara indakemwa ziramunezeza. Nta kabuza abagome bazahanwa, nyamara intungane zo zizarokoka. Uburanga bw'umugore utagira umutima ni impfabusa, bumeze nk'impeta y'izahabu ku bizuru by'ingurube. Intungane zihora ziharanira icyiza, naho abagizi ba nabi bikururira uburakari bw'Imana. Utanga atitangiriye itama arunguka, nyamara umunyabugugu yikururira ubukene. Umunyabuntu azongererwa, umara abandi inyota azayimarwa. Uwimana umusaruro rubanda baramuvuma, nyamara uwubagurisha bamwifuriza umugisha. Uharanira ibyiza ashaka gushimwa, ushaka ibibi ni byo bimugeraho. Uwiringira ubukire azarimbuka, nyamara intungane zirasangamba. Utera impagarara iwe azasarura umuyaga, umupfapfa azahakwa n'umunyabwenge. Ibikorwa by'intungane ni isōko y'ubugingo, umunyabwenge arangamirwa na rubanda. Ku isi intungane ziragororerwa, bizagendekera bite abagome n'abanyabyaha? Uwemera gukosorwa aba akunda ubwenge, uwanga gucyahwa ni umupfapfa. Umugwaneza ashimwa n'Uhoraho, nyamara Uhoraho yamagana inkozi z'ibibi. Ubugome ntibutanga umutekano, nyamara intungane ntizahungabana. Umugore w'ingeso nziza ni ikamba ry'umugabo we, nyamara ukoza isoni ni nk'ikimungu mu magufwa ye. Ibitekerezo by'intungane biraboneye, imigambi y'inkozi z'ibibi ni uburiganya. Amagambo y'inkozi z'ibibi aricisha, nyamara amagambo y'intungane arakiza. Inkozi z'ibibi zirimburwa buheriheri, nyamara umuryango w'intungane ntuzahungabana. Umuntu ushyira mu gaciro arabishimirwa, naho umunyabwengebuke arasuzugurwa. Kuba uworoheje wifashije ni byiza, ni byiza kuruta uwikuza atagira ikimutunga. Intungane yita no ku matungo yayo, naho ibikorwa by'inkozi z'ibibi byuzuye ubugome. Uhinga isambu ye agira ibimutunga bihagije, nyamara uwiruka ku bitagira umumaro ni umunyabwengebuke. Inkozi y'ibibi irarikira imigenzereze y'ababi, naho intungane ntihindagurika. Umugome agwa mu mutego w'ibyo avuga, nyamara intungane yivana mu makuba. Imvugo nziza ituma nyirayo agubwa neza, igihembo cye gishingira ku bikorwa bye. Umupfapfa yiringira imigenzereze ye, nyamara umunyabwenge we akurikiza inama agirwa. Umupfapfa ntatinda kugaragaza uburakari bwe, nyamara ushishoza aratukwa akabirenzaho. Uvuga ukuri ashyigikira ubutabera, naho umushinjabinyoma arabeshya. Amagambo y'amahomvu akomeretsa nk'inkota, naho imvugo y'abanyabwenge iromora. Ijambo ry'ukuri riraramba, naho ikinyoma ntigitinda. Inkozi z'ibibi zuzuye uburiganya, nyamara abaharanira amahoro baranezerwa. Nta cyago kizagera ku ntungane, nyamara inkozi z'ibibi zugarijwe n'amakuba. Ibinyoma ni ikizira ku Uhoraho, Uhoraho anezezwa n'abanyakuri. Umuntu ushishoza ntarata ubuhanga bwe, nyamara abapfapfa bagaragaza ubupfapfa bwabo. Umurimo uhesha umuntu agaciro, naho ubunebwe bumuhindura inkoreragahato. Umutima usobetse amaganya utuma umuntu yiheba, nyamara ijambo ryiza riramunezeza. Intungane iyobora abandi inzira iboneye, nyamara imigenzereze y'inkozi z'ibibi irabayobya. Umunebwe ntagera ku cyo yiyemeje, nyamara umunyamwete yigirira akamaro. Imigenzereze y'intungane igeza ku bugingo, uyikurikiza imurinda urupfu. Umwana w'umunyabwenge akurikiza inama za se, naho uw'umunyagasuzuguro ntiyemera gukosorwa. Imvugo nziza y'umuntu imuhaza ibyiza, naho umugambanyi ahora ararikiye kugira nabi. Uwirinda mu byo avuga aba arinze ubugingo bwe, naho uvuga menshi ararimbuka. Umunebwe arararikira ntagire icyo ageraho, nyamara umunyamwete agera ku cyo yifuza. Intungane izirana n'ibinyoma, nyamara inkozi y'ibibi ikoza isoni. Ubutungane burinda indakemwa, icyaha cyo gitera inkozi z'ibibi kurimbuka. Hariho uwigira umukire nta cyo atunze, hariho n'uwigira umukene atunze ibya Mirenge. Ubukire bw'umuntu buramurengera, nyamara umukene ntagira icyo yikanga. Intungane zimera nk'urumuri rumurika cyane, naho abagome bameze nk'itara rizimye. Umwirasi akurura intonganya gusa, nyamara ubwenge bugirwa n'abemera kugirwa inama. Ubukire bwa huti huti mu buryo bubi burayoyoka, nyamara uburundanyijwe buhoro buhoro buriyongera. Icyizere kiburiyemo gishavuza umutima, naho icyifuzo cyujujwe ni isōko y'ubugingo. Uhinyura inama agirwa azarimbuka, nyamara uwubahiriza amabwiriza azagororerwa. Inyigisho z'umunyabwenge ni isōko y'ubugingo, zirinda umuntu imitego y'urupfu. Umuntu ushyira mu gaciro arubahwa, nyamara inkozi z'ibibi ntizirama. Umuntu ushishoza akora ibyo yatekereje, naho umupfapfa agaragaza ubupfapfa bwe. Intumwa gito itera amakuba, nyamara intumwa idatenguha itera kugubwa neza. Uwanga guhanwa yikururira ubukene n'ikimwaro, nyamara uwemera gucyahwa arubahwa. Icyifuzo cyujujwe kinezeza umutima, nyamara abapfapfa bazirana no kureka ibibi. Kugendana n'abanyabwenge byigisha ubwenge, kubana n'abapfapfa bigira ingaruka mbi. Ibibi bikurikirana abanyabyaha, naho intungane zigororerwa ibyiza. Umuntu ugwa neza asigira umurage abazamukomokaho, nyamara umutungo w'abanyabyaha ubikirwa intungane. Imirima y'abakene yera umusaruro utubutse, nyamara hari abakeneshwa n'akarengane. Udahana umwana we ntaba amukunda, nyamara ukunda umwana we aramucyaha. Intungane irarya igahaga, naho inkozi z'ibibi ntizihaga. Umugore w'umunyabwenge yubaka urugo rwe, nyamara umupfapfa ararusenya. Intungane yubaha Uhoraho, naho inkozi y'ibibi iramusuzugura. Amagambo y'umupfapfa arimo ubwirasi, nyamara imvugo y'abanyabwenge irabarengera. Ahatari ibimasa bihinga, ibigega bibamo ubusa, nyamara imbaraga z'ibimasa zongera umusaruro. Umuhamya w'ukuri ntabeshya, naho umushinjabinyoma arabeshya. Umwirasi ashaka ubwenge ntabubone, nyamara kugira ubwenge byorohera ushishoza. Jya wirinda umupfapfa, umwirinde kuko nta cyo yakungura. Ubwenge bw'ushishoza butuma agenzura imigenzereze ye, nyamara ubupfu bw'abapfapfa ni ibinyoma. Abapfapfa ntibababazwa n'ibyaha byabo, nyamara indakemwa zishimira kubibabarirwa. Buri muntu yimenyera umubabaro we n'umunezero we, nta wundi muntu bashobora kubifatanya. Inzu y'abagome izatsembwaho, nyamara urugo rw'intungane ruzasagamba. Haba ubwo umuntu ashima imigenzereze ye, nyamara amaherezo imujyana mu rupfu. Haba ubwo umuntu aseka ababaye, nyamara amaherezo yabyo ni ugushavura. Inkozi y'ibibi isarura ibihwanye n'imigirire yayo, naho umugiraneza agashimirwa ibikorwa bye. Umunyabwengebuke yemera ikivuzwe cyose, nyamara ushishoza abanza kugenzura. Umunyabwenge yirinda ibibi akabyamagana, naho umupfapfa abyirohamo adashishoje. Umuntu urakazwa n'ubusa ni umupfapfa, nyamara indyarya yikururira ubwanzi. Umurage w'umunyabwengebuke ni ubupfapfa, naho ikamba ry'abashishoza ni ubuhanga. Abantu babi bazapfukamira abeza, abagizi ba nabi bazikubita imbere y'intungane. Umukene baramwanga uhereye ku muturanyi we, nyamara umukire agira incuti nyinshi. Usuzugura umuturanyi we ni umunyamakosa, hahirwa ugirira impuhwe abatishoboye. Abagambirira ibibi baba bayobye, naho abagambirira ibyiza barangwa n'urukundo n'ukwizera. Umurimo wose uvunanye ugira akamaro, naho amagambo atagira ibikorwa atera ubukene. Ubukire bw'abanyabwenge ni ryo kamba ryabo, nyamara ubupfapfa ni wo mutako w'abapfapfa. Uhamya ukuri akiza ubuzima bw'abantu, naho umushinjabinyoma arabeshya. Uwubaha Uhoraho agira umutekano, bityo urubyaro rwe ruzamuhungiraho. Kubaha Uhoraho ni isōko y'ubugingo birinda umuntu imitego y'urupfu. Ubwinshi bw'abaturage buhesha umwami ikuzo, nyamara ubuke bwabo bumutesha agaciro. Umuntu udapfa kurakara afite ubushishozi buhagije, naho urakazwa n'ubusa agaragaza ubupfapfa bwe. Umutima utuje uranga ubuzima bwiza, naho ishyari ni nk'ikimungu mu magufwa. Ukandamiza umukene aba atukisha Umuremyi, nyamara ugirira impuhwe utishoboye ahesha Umuremyi ikuzo. Umugizi wa nabi arimburwa n'uburiganya bwe, naho intungane irokoka urupfu. Ubwenge bugirwa n'abantu bashishoza, nyamara abapfapfa ntibagira ubwenge. Ubutungane bw'abatuye igihugu butuma gisagamba, naho icyaha gikoza isoni abantu bose. Umugaragu w'umunyabwenge atoneshwa n'umwami, nyamara umugaragu w'urukozasoni aramurakaza. Igisubizo cyiza gicubya uburakari, naho ijambo risesereza ribyutsa umujinya. Imvugo y'abanyabwenge ituma ubuhanga bukundwa, nyamara imvugo y'abapfapfa igaragaza ubupfapfa. Amaso y'Uhoraho areba hose, yitegereza imigenzereze y'ababi n'abeza. Imvugo igusha neza ni isōko y'ubugingo, nyamara imvugo mbi irakomeretsa. Umupfapfa ahinyura inama agirwa na se, nyamara uwemera guhanwa ni umunyabwenge! Urugo rw'intungane ruhorana umutungo mwinshi, naho inyungu z'umugome zimutera ibyago. Imvugo y'abanyabwenge ikwiza ubumenyi, nyamara ku bapfapfa si ko biri. Imigenzereze y'inkozi z'ibibi ni ikizira ku Uhoraho, nyamara isengesho ry'intungane riramunezeza. Imigenzereze y'inkozi z'ibibi ni ikizira ku Uhoraho, nyamara akunda abaharanira ubutungane. Ukora nabi azahanwa bikomeye, naho uwanga gucyahwa azapfa. Ibiri ikuzimu ntibyihisha Uhoraho, ese yayoberwa ate ibiri mu mitima y'abantu? Umwirasi ntakunda gucyahwa, yirinda kwegera abanyabwenge. Umunezero utera umuntu gucya mu maso, naho ishavu riramukomeretsa. Umuntu ushyira mu gaciro ashaka ubumenyi, nyamara umupfapfa yishimira ubupfapfa. Iminsi y'umunyamibabaro ihora ari mibi, nyamara umutima unyuzwe uhora unezerewe. Uduke twubahishije Uhoraho ni ingirakamaro, turuta ibyinshi birimo umuvurungano. Imboga zigaburanywe urukundo, ziruta inyama zigaburanywe urwango. Umunyamujinya abyutsa impaka, nyamara ucisha make acubya intonganya. Umunyabute ahorana ingorane, nyamara intungane nta cyo yikanga. Umwana w'umunyabwenge anezeza se, nyamara umupfapfa asuzugura nyina. Umunyabwengebuke yishimira ubupfapfa bwe, nyamara umuntu ushishoza aboneza imigenzereze ye. Ahabuze inama imishinga iradindira, nyamara ijya mbere ibikesha abajyanama benshi. Umuntu anezezwa n'igisubizo cyiza atanze, ijambo ryiza rivugiwe igihe riranezeza. Imigenzereze y'umunyabwenge igeza ku bugingo, imigenzereze ye imurinda urupfu. Uhoraho asenya urugo rw'umwirasi, nyamara arinda isambu y'umupfapfakazi. Imigambi y'inkozi z'ibibi ni ikizira ku Uhoraho, nyamara amagambo aboneye aramunezeza. Urarikira inyungu ikabije ahangayikisha urugo, nyamara uwanga ruswa azarama. Intungane ibanza gutekereza mbere yo gusubiza, nyamara inkozi z'ibibi zivuga ibibi. Uhoraho yitarura abagome, nyamara yumva isengesho ry'intungane. Kurebwa neza biranezeza, inkuru nziza itera kugubwa neza. Uwemera inama zubaka abarwa mu banyabwenge. Uhinyura inama agirwa aba yisuzuguye ubwe, nyamara uwemera gucyahwa yunguka ubwenge. Kubaha Uhoraho byigisha umuntu ubwenge, kwicisha bugufi bibanziriza icyubahiro. Umuntu agena imigambi, nyamara Uhoraho ni we uyisohoza. Imigenzereze yose y'umuntu imubera myiza, nyamara Uhoraho ni we uyigenzura. Egurira Uhoraho ibikorwa byawe byose, bityo imigambi yawe izatungana. Ikiremwa cyose Uhoraho yakigeneye iherezo, amaherezo y'abagizi ba nabi ni ukurimbuka. Umunyagasuzuguro ni ikizira ku Uhoraho, koko rero azahanwa nta kabuza. Ahari urukundo n'umurava icyaha kirababarirwa, uwubaha Uhoraho yirinda ikibi. Imigenzereze myiza y'umuntu inezeza Uhoraho, bityo abanzi be bahinduka incuti ze. Ibike birimo ubutungane bigira akamaro, bigira akamaro kuruta byinshi by'amahugu. Umuntu ateganya ibyo azakora, nyamara Uhoraho ni we ubisohoza. Umwami avuga ibivuye ku Mana, imvugo ye ntigoreka imanza. Uhoraho ashimishwa n'iminzani itunganye, ni we ugena imikoreshereze nyakuri yayo. Gukora ikibi ni ikizira ku mwami, ubutegetsi bwe bushingira ku butabera. Umwami atonesha abavuga ukuri, akunda umuntu utaryarya. Uburakari bw'umwami ni nk'intumwa y'urupfu, nyamara umunyabwenge arabuhosha. Iyo umwami acyeye mu maso ni ikimenyetso cy'ubuzima, ineza ye ni nk'igicu kirese imvura y'umuhindo. Kuronka ubwenge biruta kugira izahabu, kuronka ubumenyi biruta gutunga ifeza. Imigenzereze y'intungane ni ukuzibukira ikibi, urinda imigenzereze ye akiza ubugingo bwe. Agasuzuguro kaganisha ku ukurimbuka, naho ubwirasi buganisha ku rupfu. Ni byiza kwicisha bugufi no kubana n'abakene, aho kugabana iminyago n'abirasi. Uwita ku mabwiriza y'Uhoraho azatunganirwa, hahirwa umuntu umwiringira. Ushyira mu gaciro ni umuhanga, naho amagambo meza yongera ubumenyi. Ubwenge bubera nyirabwo isōko y'ubugingo, nyamara igihano cy'umupfapfa ni ubupfapfa bwe. Umunyabwenge abanza gutekereza mbere yo kuvuga, amagambo ye amwongerera ubumenyi. Amagambo meza aryohera nk'ubuki, anezeza umutima, umubiri ukagubwa neza. Haba ubwo umuntu ashima imigenzereze ye, nyamara amaherezo imujyana mu rupfu. Inzara yigisha umuntu gukora cyane, akora cyane kugira ngo yimare ipfa. Umuntu w'imburamumaro agambirira ibibi, imvugo ye ni nk'umuriro ukongora. Umuntu w'indyarya ateza impagarara, naho umunyamagambo atanya incuti. Umunyarugomo ashuka umuturanyi we, aramushuka akamunyuza mu nzira mbi. Uwubika ingohe aba agambiriye ikibi, uhekenya amenyo asohoza imigambi mibi. Imvi ni ikamba ry'icyubahiro, riba iry'icyubahiro iyo rikeshwa ubutungane. Utinda kurakara arusha intwari akamaro, ugenga imigenzereze ye arusha akamaro uwigarurira umujyi. Hariho abafindira kumenya icyo bakora, nyamara Uhoraho ni we ugena ibisubizo. Ni byiza kurya indyo ya gikene mu mahoro, aho kuba mu rugo rukize rwuzuye amahane. Umugaragu ushishoza azategeka umwana w'urukozasoni wa shebuja, azahabwa umunani hamwe n'abandi bana. Ifeza n'izahabu bigaragazwa n'umuriro, nyamara ibitekerezo by'umuntu bisuzumwa n'Uhoraho. Inkozi y'ibibi ishishikazwa n'imigambi mibi, umubeshyi ashimishwa n'amagambo y'uburiganya. Ukwena umukene aba atuka Umuremyi, uwishimira amakuba y'undi ntazabura guhanwa. Ikamba ry'abasaza ni abuzukuru babo, icyubahiro cy'abana ni ababyeyi babo. Imvugo itunganye ntiyizihira umupfapfa, birushaho kuba bibi ku mutegetsi ubeshya. Ruswa ni nk'ibuye ry'agaciro ku uyitanga, yizera ko izatuma agera ku cyo yifuza. Ushaka umubano yirengagiza amakosa, nyamara kuyazikura bitanya incuti. Gucyaha umunyabwenge bimugirira akamaro, kuruta uko byakagirira umupfapfa ukubiswe inkoni ijana. Inkozi y'ibibi ihora ishaka kugoma, bityo intumwa kirimbuzi izamurwanya. Guhura n'ikirura cyabuze ibyana byacyo, biruta guhura n'umupfapfa mu bupfapfa bwe. Uwitura inabi ineza yagiriwe, ikibi ntikizamuvirira. Gusembura impaka ni nko kugomorora ikidendezi cy'amazi, ujye ukuramo akawe karenge intonganya zitaravuka. Kurengera inkozi y'ibibi ukarenganya intungane ni ikizira, byombi ni ikizira ku Uhoraho. Umupfapfa byamumarira iki kugira amafaranga, se yagura ubwenge kandi ari igipfamutima? Incuti nyakuri ni ihorana urukundo, naho umuvandimwe aberaho kugoboka mu byago. Umupfapfa yishingira imyenda y'undi, yishingira amasezerano y'umuturanyi we. Uteza imvururu aba ashyigikiye icyaha, uwirata yikururira kurimbuka. Indyarya yivutsa amahirwe, naho nyir'ikirimi kibi yikururira amakuba. Kubyara umwana w'ikigoryi bitera agahinda, naho se w'umupfapfa ntajya anezerwa. Umutima unezerewe utera kugubwa neza, naho umutima ushavuye utera kunanuka. Umugizi wa nabi yakira ruswa mu ibanga, ayakirira kugira ngo agoreke imanza. Ushyira mu gaciro akorana ubwenge, nyamara umupfapfa ahorana uburangare. Umwana w'umupfapfa ashavuza se, umwana w'ikigoryi atera nyina agahinda. Guhana intungane biragayitse, gukubita indakemwa byo birakabije. Uwifata mu byo avuga agaragaza ubumenyi, umuntu udahubuka agaragaza ubuhanga. Umupfapfa ucecetse bagira ngo ni umunyabwenge, yakwifata ntavuge bakagira ngo afite ubushishozi. Uwishakira inyungu ze bwite yitandukanya n'abandi, ntiyemera ukuri k'undi muntu wese. Gushyira mu gaciro ntibinezeza umupfapfa, nyamara anezezwa no kugaragaza ibitekerezo bye bwite. Ubukozi bw'ibibi n'umugayo ntibisigana, isoni na zo ntizitana no gutesha agaciro. Amagambo umuntu avuga agera kure nk'amazi y'inyanja, avubura ubwenge nk'isōko y'amazi. Gushyigikira inkozi y'ibibi biragayitse, gutsindisha intungane na byo biragayitse. Amagambo y'umupfapfa akurura impagarara, ibyo avuga bisembura imirwano. Imvugo y'umupfapfa imukururira urupfu, amagambo ye amubera umutego. Amagambo y'inzimuzi aryohera nk'indyo nziza, acengera umuntu akagera ku mutima. Unebwa ku murimo we ntaho ataniye n'umurimbuzi. Uhoraho ni nk'umunara ntamenwa, intungane zimuhungiraho zikagira umutekano. Umutungo w'umukungu ni wo kigo cye ntamenwa, yibwira ko ari wo rukuta ntamenwa rumurinda. Ubwirasi bukururira umuntu urupfu, kwiyoroshya bizanira umuntu icyubahiro. Umuntu upfa gusubiza adasobanukiwe, uwo yerekana ubucucu bwe kandi akikoza isoni. Umurwayi ahumurizwa no kwihangana, nyamara uwihebye ntahumurizwa. Umuntu ushishoza yunguka ubumenyi, abanyabwenge babushakashaka hose. Gutanga impano byorohera uyitanga, bimuhesha kugera ku bakomeye. Ubanje kurega aboneka ko ari umunyakuri, nyamara umuburanyi we yaza akamuvuguruza. Hari ubwo abantu bakomeye bananiranwa mu mpaka, iyo bakoresheje ubufindo burabakiranura. Kurura uwagiriwe nabi n'umuvandimwe bikomeye kuruta umujyi ntamenwa, intonganya zabo zikomeye nk'ibyuma bikinze amarembo y'umujyi ntamenwa. Imvugo nziza ibeshaho nyirayo, amagambo ye ni yo akesha ibimutunga. Imvugo y'umuntu imubera isōko y'ubuzima cyangwa urupfu, ibyo avuga ni byo bimugaruka. Ubonye umugore w'ingeso nziza aba afite umugisha, ayo ni amahirwe akesha Uhoraho. Imvugo y'umukene irangwa n'ubwitonzi, nyamara umukire asubizanya umwaga. Incuti nyinshi zirasenya, nyamara hariho incuti iruta umuvandimwe. Kuba umukene witwara nk'intungane ni byiza, ni byiza kuruta umuntu w'umupfapfa akaba n'indyarya. Nta cyo bimaze kugira ubuhanga udafite umwete, nta cyo bimaze guhubuka ugateshuka inzira. Ubupfapfa bw'umuntu bumushyira mu kaga, nyamara arahindukira agatuka Imana. Ubukire buzana incuti nyinshi, nyamara incuti z'umukene ziramutererana. Umushinjabinyoma azahanwa nta kabuza, umubeshyi na we ntazidegembya. Abantu benshi bikundisha ku muntu ukomeye, buri muntu aba incuti y'ufite ibyo atanga. Abavandimwe b'umukene ntibamwitaho, incuti na zo ziramwitaza, yifuza kuvugana na zo zikamwima amatwi. Ushyira mu gaciro akiza ubugingo bwe, uharanira ubushishozi azagubwa neza. Umushinjabinyoma azahanwa nta kabuza, umubeshyi na we azarimbuka. Umupfapfa ntakwiye kwibera mu iraha, inkoreragahato na zo ntizigategeke ba shebuja. Umuntu ushyira mu gaciro atsinda uburakari, aheshwa ikuzo no kwihanganira inabi yagiriwe. Uburakari bw'umwami ni nk'umutontomo w'intare, nyamara ineza ye ni nk'ikime gitonze ku byatsi. Umwana w'umupfapfa ashyira se mu kaga, umugore uhorana intonganya ni nk'igitonyanga kidatuza. Urugo n'ubutunzi umuntu abiragwa n'ababyeyi, naho umugore w'umunyamutima amuhabwa n'Uhoraho. Ubunebwe butera gusinzira ubuticura, umunyamwetemuke ahorana inzara. Uwubahiriza amabwiriza akiza ubugingo bwe, nyamara utita ku migenzereze ye azarimbuka. Uhaye umukene aba agurije Uhoraho, Uhoraho azabimwitura. Hana umwana bigishoboka ko akosorwa, nyamara ntukamuhanire kumwica. Urakara bikabije azabihanirwa, nushaka kumukosora azarushaho. Jya ukurikiza inama ugirwa wemere no kwigishwa, bityo uzaba umunyabwenge. Umuntu agambirira byinshi, nyamara icyo Uhoraho ashaka ni cyo gikorwa. Icyo umuntu ashakwaho ni ubutungane, kuba umukene biruta kuba umubeshyi. Kubaha Uhoraho bigeza ku bugingo, umwubaha azanezerwa ntazagira akaga. Umunebwe ashora akaboko ku mbehe, nyamara akananirwa kwitamika. Iyo uhannye umukobanyi, umupfapfa yigiraho gushishoza, iyo ucyashye umuhanga arushaho kujijuka. Umwana ujujubya se, akamenesha nyina ni urukozasoni. Mwana wanjye, ntukareke kumva impanuro, bityo uzahorana ubumenyi. Umushinjabinyoma asuzuguza ubutabera, naho imvugo y'inkozi z'ibibi ishyigikira ikibi. Abakobanyi bateganyirijwe ibihano, abapfapfa bateganyirizwa gukubitwa inkoni. Divayi itera umuntu ubupfapfa, inzoga zitera ubukubaganyi, usinda ntagira ubwenge. Uburakari bw'umwami ni nk'umutontomo w'intare, umurakaje aba yishyize mu kaga. Kwirinda impaka bitera umuntu kubahwa, nyamara umupfapfa azirohamo atitangiriye. Imbeho itera umunyabute kurara ihinga, ku mwero arasabiriza ntagire icyo abona. Ibitekerezo by'umuntu bigera kure nk'amazi y'inyanja, nyamara ushishoza abishyira ahagaragara. Umuntu wese yivuga ameza, nyamara umunyamurava ni nde wamubona? Imigenzereze y'intungane ntigira amakemwa, hahirwa abana be bazamukurikiza. Umwami iyo yicaye mu ntebe ye y'ubutabera, ikibi cyose aho kiri aragitahura. Ni nde wakwigamba ko nta cyo umutima we umurega? Ni nde wakwigamba ko nta cyaha agira? Ibipimisho n'ingero bibeshya, byombi ni ikizira ku Uhoraho. Umwana amenyekanira mu bikorwa bye, amenyekanira ku myifatire myiza kandi iboneye. Amatwi yo kumva n'amaso yo kureba, ibyo byombi byaremwe n'Uhoraho. Ntugakunde ibitotsi utazaba umukene, jya uhugukira umurimo uzabone ibyo kurya bihagije. Umuguzi wese agira ati: “Ndahenzwe!” Nyamara agera hanze akirya icyara! Habaho izahabu nyinshi n'amabuye y'agaciro, nyamara imvugo yuje ubuhanga irabiruta. Niwishingira uwo utazi ufate umwitero we ho ingwate, niwishingira umunyamahanga ube ari we ufataho ingwate. Ibyokurya bibonetse mu buriganya biraryohera, nyamara ingaruka yabyo ni nk'akanwa kuzuye umusenyi. Imigambi ikomezwa n'inama nziza, ujye ushoza urugamba ufite icyo ugambiriye. Umunyamagambo amena amabanga, jya wirinda umuntu uvuga menshi. Umuntu usuzugura se cyangwa nyina ubuzima bwe buzayoyoka, buzamera nk'itara rizimiye mu mwijima. Umutungo ubonetse huti huti mu ntangiriro, amaherezo uwo mutungo ntuhira nyirawo. Ntukigambe uti: “Nzihōrera”, ugirire Uhoraho icyizere azakugoboka! Ibipimisho bibeshya ni ikizira ku Uhoraho, iminzani yiba ntimushimisha. Uhoraho yita ku mibereho y'umuntu, nyamara yamenya ate aho ava n'aho ajya? Gusezeranira Imana ituro utabikuye ku mutima ni ukwishyira mu kaga, ntukajye utanga isezerano utatekerejeho. Umwami w'umunyabwenge amenesha inkozi z'ibibi, arazihana yihanukiriye. Umwuka w'umuntu ni urumuri yahawe n'Uhoraho, ni rwo rusesengura ibihishwe mu mutima. Urukundo n'umurava birinda umwami, bityo ingoma ye ishingira ku rukundo. Imbaraga ni ikuzo ry'abasore, naho imvi ni icyubahiro cy'abasheshe akanguhe. Inguma ziryana ni umuti w'ubugome, naho imibyimba y'inkoni iracengera igasukura umutima. Ibitekerezo by'umwami bitegekwa n'Uhoraho, ni nk'umugezi Uhoraho ayobora aho ashaka. Imigenzereze yose y'umuntu imubera myiza, nyamara Uhoraho ni we uyigenzura. Ni byiza guharanira ubutungane n'ubutabera, bishimisha Uhoraho kurusha ibitambo. Indoro y'agasuzuguro n'umutima w'ubwirasi ni icyaha, ni icyaha kiranga abagizi ba nabi. Koko imishinga y'umunyamwete imuzanira inyungu, nyamara uhubuka yikururira ubukene. Ubukire bushingiye ku buriganya burayoyoka, ababushaka bikururira urupfu. Urugomo rw'abagizi ba nabi ruraboreka, barorama kuko banga gukurikiza ubutabera. Imigenzereze y'umugome ntiboneye, naho imyifatire y'indahemuka ntigira amakemwa. Kwibera mu kazu k'ivundi wenyine ni byiza, biruta kubana mu nzu n'umugore w'igishegabo. Umugome ahora ararikiye ibibi, ntagirira n'umuturanyi we impuhwe. Iyo uhannye umukobanyi, umupfapfa ahamenyera ubwenge, naho iyo wigishije umunyabwenge arushaho kujijuka. Intungane ihoza ijisho ku nzu z'abagome, Imana ni yo irimbura abagizi ba nabi. Uwima amatwi umukene utakamba, na we azataka he kugira umugoboka. Impano itanzwe mu ibanga ihosha uburakari, naho ruswa icubya umujinya ukaze. Guharanira ubutabera binezeza intungane, nyamara inkozi z'ibibi biziviramo kurimbuka. Uteshuka inzira y'ubushishozi, uwo abarirwa mu bapfuye. Ukunda iraha azaba umukene, ukunda divayi n'amavuta ntateze kuba umukire. Akaga k'intungane kagwa ku mugome, akaga k'indakemwa kagwa ku munyabyaha. Ni byiza kwibera mu butayu, biruta kubana n'umugore w'igishegabo n'umunyamujinya. Mu nzu y'umunyabwenge habamo ibintu by'agaciro, nyamara umupfapfa ibyo afite arabisesagura. Uharanira ubutungane n'urukundo azarama, azaronka ubugingo n'ubutungane n'icyubahiro. Umunyabwenge atera umujyi urinzwe n'abantu b'intwari, asenya inkuta ntamenwa bari bishingikirije. Uwirinda mu byo avuga aba yirinze amakuba. Umwirasi w'umunyagasuzuguro yitwa umuneguranyi, arangwa n'ubwirasi bukabije. Irari ry'umunebwe rimuzanira urupfu, umunebwe yanga gukoresha amaboko ye. Umunebwe ahora ararikiye, nyamara intungane igira ubuntu. Igitambo cy'inkozi z'ibibi ni ikizira, kirushaho kuba ikizira gitambanywe umutima mubi. Umushinjabinyoma azarimbuka, nyamara uhamya ibyo yumvise ahabwa ijambo. Inkozi y'ibibi iriyemera, naho intungane iboneza imigenzereze yayo. Nta bwenge, nta buhanga cyangwa ibitekerezo by'umuntu, byatuma arwanya ubushake bw'Uhoraho. Amafarasi ategurirwa umunsi w'intambara, nyamara Uhoraho ni we utanga gutsinda. Kuvugwa neza biruta kugira ubutunzi bwinshi, naho gushimwa n'abantu birusha agaciro ifeza n'izahabu. Umukire n'umukene bafite icyo bahuriyeho, bombi baremwe n'Uhoraho. Umunyamakenga abona icyago kije akakikinga, nyamara abapfapfa barakitegeza kikabahitana. Ingororano yo kwicisha bugufi no kubaha Uhoraho, ni ubukire n'icyubahiro n'ubugingo. Inzira y'inkozi z'ibibi yuzuyemo amahwa n'imitego, ukunda ubugingo bwe aca ukubiri na zo. Toza umwana imigenzereze ikwiye, yimumenyereze azarinda asaza atayiteshutseho. Umukire agira ububasha ku bakene, naho ugujije aba umugaragu w'umugurije. Ubiba ubuhemu asarura ibyago, ububasha bwe bwo gukandamiza bukayoyoka. Umunyabuntu azahirwa, azahirwa kuko asangira n'abakene. Menesha umukobanyi impagarara zizahosha, mwirukane intonganya n'ibitutsi bizarangira. Ushaka kuba umutoni w'umwami, uwo arangwa n'ibitekerezo byiza n'imvugo iboneye. Uhoraho yita ku bumenyi, aburizamo amagambo y'inkozi z'ibibi. Umunebwe ariyamira ati: “Hanze hari intare, ninsohoka iransinda mu nzira!” Amagambo y'umugore w'indaya ni nk'urwobo rurerure, uwo Uhoraho yazinutswe arugwamo. Ubupfapfa bw'umwana buri mu mutima we, nyamara igihano kizamugorora. Gukandamiza umukene ni ukumukungahaza, naho guha umukire uba wikenesheje. Tega amatwi wumve icyo abanyabwenge bavuga, tega amatwi uhugukire ibyo nkubwira. Uzanezerwa nubizirikana, uzanezerwa nubihoza mu mvugo. Ubu ngiye kukwigisha, ngiye kukwigisha ushobore kwiringira Uhoraho. Nakwandikiye imigani mirongo itatu, imigani irimo inama n'ubumenyi. Bizakwigisha amagambo y'ukuri, bityo nawe ushobore guha igisubizo cy'ukuri uwagutumye. Ntuzahuguze umukene umuhora ko ari umukene, ntuzakandamize utishoboye mu rukiko. Koko rero Uhoraho azababuranira, Uhoraho azanyaga ubugingo ababatoteza. Ntugacudike n'umunyamujinya, ntukagendane n'umunyamwaga. Byatuma wigana imigenzereze ye, bityo ukishyira mu kaga. Ntukagenze nk'abantu bishingira abandi, bishingira imyenda babereyemo abandi. Nubura icyo wishyura bazakwambura n'uburiri bwawe. Ntugashingure imbago zashyizweho kera, ntugashingure imbago zashinzwe na ba sogokuruza. Nubona umunyamwete ku murimo, uwo muntu azakorera abami, koko ntazakorera abantu basuzuguritse. Nusangira n'umutegetsi ku meza, ujye uzirikana uwo musangira uwo ari we. Niba uri umunyanda nini, ifate ureke ipfa ryawe. Wirarikira iyo ndyo iryoshye, iyo ndyo ibasha kukubera umutego. Ntukarushywe no gushaka ubukire, bene ibyo bitekerezo ubyivanemo. Ubutunzi buyoyoka utabizi, buyoyoka vuba nk'ubufite amababa, buguruka nka kagoma ifashe ikirere. Ntukajyane ku meza n'ukureba ikijisho, ntukararikire ibyokurya bye biryoshye. Koko rero uko atekereza ni ko ateye, aravuga ati: “Ngaho rya maze unywe”, nyamara iyo mvugo ntiba ivuye ku mutima. Amaherezo ibyo wariye uzabiruka, ibiganiro byiza mwagiranye bizaba impfabusa. Ntukirushye uganiriza umupfapfa, koko ntazabura guhinyura inama umugira. Ntugashingure imbago zashinzwe kera, ntukarengere imirima y'impfubyi. Imana nyir'ububasha ni yo izivuganira, izazihagararira igutsindishe. Ujye uhugukira inyigisho, ujye utega amatwi inyigisho irimo ubumenyi. Ntukabure guhana umwana, kumunyuzaho umunyafu ntibizamwica. Muhanishe umunyafu, bityo uzarokora ubugingo bwe. Mwana wanjye nuba umunyabwenge, nanjye nzanezerwa. Koko rero nzanezerwa bikomeye, nzanezezwa n'imvugo yawe iboneye. Ntukararikire iby'abanyabyaha, ahubwo ujye uhora wumvira Uhoraho. Ni ukuri koko uzishima mu gihe kizaza, ntabwo icyizere cyawe kizapfa ubusa. Mwana wanjye, ntega amatwi ube umunyabwenge, ujye ukurikiza imigenzereze myiza. Ntukifatanye n'abasinzi, ntukifatanye n'abanyandanini bakunda inyama. Abasinzi n'abanyandanini baratindahara, abanyabitotsi bibambika ubushwambagara. Ujye wumvira so wakubyaye, ntugasuzugure nyoko ashaje. Haranira ukuri we kukuvirira, haranira ubwenge n'ubwitonzi n'ubushishozi. Ubyaye intungane arishima cyane, ubyaye umunyabwenge ahorana umunezero. Ngaho so na nyoko nibishime, nyoko wakubyaye nanezerwe. Mwana wanjye, ngirira icyizere, ujye ukurikiza imigenzereze yanjye. Umugore w'indaya ni nk'urwobo rurerure, naho umugore w'icyomanzi ni nk'urwobo rufunganye. Uwo mugore aca igico nk'umujura, agwiza ububi mu bantu. Ni nde ugushije ishyano? Ni nde ufite agahinda? Ni nde uhorana impaka? Ni nde uhorana amaganya? Ni nde uremwa inguma kandi nta mpamvu? Ni nde utukuye amaso? Ni abarara inkera z'inzoga, ni abagenzwa no kuvumba inzoga zikaze. Ntugakururwe na divayi kuko itukura, ntugakururwe n'uko ibirira mu gikombe, ntugakururwe n'uko imanuka mu muhogo. Amaherezo iryana nk'inzoka, irumana nk'impiri. Bityo uzareba ibintu bidasanzwe, ibyo wibwira n'ibyo uvuga ntibizaba bisobanutse. Uzaba nk'uri mu nyanja rwagati, uzaba nk'uri ku gasongero k'ubwato. Uzibwira uti: “Bankubise nyamara nta cyo bintwaye, bampondaguye nyamara nta cyo nabyumviseho, mbese ndakanguka ryari kugira ngo nongere nywe?” Ntukagirire ishyari inkozi z'ibibi, ntugashake gufatanya na zo. Imigambi yazo ni urugomo, ibiganiro byazo byerekeza ku mpagarara. Kubaka inzu bigomba ubwenge, naho kuyikomeza bigomba ubushishozi. Kuzuza ibintu mu nzu bigomba ubuhanga, ubuhanga butuma yuzura ibintu by'agaciro n'iby'igikundiro. Ubwenge butera umuntu gukomera, Ubuhanga na bwo bwongera imbaraga. Nujya gusembura intambara ubanze uyitegure, kuyitsinda hagomba abajyanama benshi. Ku mupfapfa imvugo y'ubwenge irahanitse, iyo ari hamwe n'abandi ntagira ijambo. Umuntu ugambirira gukora ibibi, bamwita umugizi wa nabi. Umupfapfa nta kindi atekereza uretse icyaha, umukobanyi abantu baramwanga. Nugera mu makuba ukagamburura, bityo uba ubaye umunyantegenke. Urengere abaciriwe urwo gupfa barengana, ntukazibukire abarindirijwe kwicwa. Nugira uti: “Nta cyo mbiziho”, Imana yo icengera imitima iba ibizi, yo igenga ubuzima bwawe irabizi, ni yo izitura buri muntu ikurikije ibyo yakoze. Mwana wanjye, ujye urya ubuki kuko ari bwiza, ujye uburya buzakuryohera. Umenye kandi ko ubwenge bugufitiye akamaro, nubugira uzagubwa neza, amizero yawe ntazaba impfabusa. Wa mugome we, ntukagambanire urugo rw'intungane, ntukigabize inzu yayo ngo uyisahure. Intungane nubwo yagwa karindwi yakweguka, nyamara inkozi z'ibibi zitsembwa n'amakuba. Ntukishimire ko umwanzi wawe agize amakuba, ntukanezezwe n'uko aguye mu ikosa. Uhoraho yabireba nabi, yakwigarura ntakomeze kumurakarira. Ntukararikire ibyo inkozi z'ibibi zikora, ntukagirire ishyari abagizi ba nabi. Koko amaherezo y'inkozi z'ibibi ni mabi, naho abagizi ba nabi bameze nk'itara rizimye. Mwana wanjye, ujye wubaha Uhoraho n'umwami, ntukifatanye kandi n'ibyigomeke. Koko rero bene abo bagubwaho n'amakuba, mbese hari uzi uko Uhoraho n'umwami bazabarimbura? Dore indi migani y'abanyabwenge: si byiza ko umucamanza abogama mu rubanza. Umucamanza ubwira umunyacyaha ati: “Uri umwere”, rubanda bazamwamagana bamwange urunuka. Nyamara abahana abanyabyaha bazagubwa neza, bazagira imigisha myinshi. Uguhaye ibisubizo byiza aba akunejeje. Ujye ubanza uhinge n'imirima yawe, ibyo kubaka bizaza hanyuma. Ntugashinje umuturanyi wawe nta shingiro, ntukamubeshyere. Ntukavuge uti: “Ndamushyira aho yanshyize, nzitura buri wese ibyo yankoreye.” Nanyuze ku murima w'umunebwe, nanyuze no ku mizabibu y'umupfapfa. Nasanze yararenzweho n'amahwa, imizabibu yarabaye ikigunda, uruzitiro rwayo rwarasenyutse. Narayirebye bituma ntekereza, narayitegereje mpakura isomo. Uravuga uti: “Reka nsinzire gato nihweture udutotsi, reka mbe nirambitse nipfumbase.” Nyamara ubukene buzakuzaho nk'umujura, ubutindi buzagutungura nk'igisambo. Iyi na yo ni indi migani ya Salomo, yashyizwe mu nyandiko n'abagaragu ba Hezekiya umwami w'u Buyuda. Ikuzo ry'Imana rishingiye ku ibanga ryayo, nyamara ikuzo ry'umwami rishingira ku bushishozi agira. Uko ijuru rihanitse hejuru, uko isi ari ndende mu bujyakuzimu, ni na ko nta wasesengura ibitekerezo by'umwami. Iyo ifeza itunganyijwe, umucuzi ayicuramo igikoresho. Kiza umwami abajyanama babi, ingoma ye izarangwa n'ubutabera. Ntukibonekeze imbere y'umwami, ntukishyire mu mwanya w'abakomeye. Ikiruta ni uko yakubwira ati: “Ngwino hano”, aho kugukoza isoni imbere y'umunyacyubahiro. Ibyo wiboneye n'amaso yawe, ntukihutire kubijyana mu rukiko. Amaherezo uzakorwa n'isoni, undi muntu naza akakuvuguruza. Nugira icyo upfa na mugenzi wawe mwikiranure, icyakora wirinde kumena amabanga. Koko undi abyumvise yakugaya, uwo mugayo wagutesha agaciro. Ijambo rivugiwe igihe ni nk'umubumbe w'izahabu, ni nk'imibumbe y'izahabu ku mbehe y'ifeza. Inama umunyabwenge agira umwumva, ni nk'impeta y'izahabu, ni nk'umutako w'izahabu inoze. Uko amafu yo mu gihe cy'isarura atera umunezero, ni ko intumwa idatenguha inezeza shebuja wayitumye. Usezerana impano ntayitange, ameze nk'ibicu n'umuyaga bitabyara imvura. Uwihanganye atuma umutegetsi amwumva, imvugo nziza ihosha ubukana. Nubona ubuki urye ubuguhagije, nurenza urugero uzaburuka. Ntugahoze akarenge mu rugo rw'umuturanyi, atavaho akurambirwa akakwanga. Ushinja mugenzi we ibinyoma, ni nk'aho amukubise ubuhiri cyangwa inkota, ni nk'aho amurashe umwambi utyaye. Kwizera umugambanyi mu gihe cy'amakuba, ni nko kurisha iryinyo rirwaye, ni nko kugendesha ikirenge kiremaye. Kudabagirira umuntu ushavuye, ni nko kwiyambura umwambaro mu gihe cy'imbeho, ni nko gusuka umushari ku gikomere. Umwanzi wawe nasonza umufungurire, nagira inyota umuhe amazi yo kunywa. Nugenza utyo bizaba nk'aho urahuriye amakara agurumana ku mutwe we, bityo Uhoraho azabiguhembera. Uko umuyaga wo mu majyaruguru ubyara imvura, ni ko inzimuzi itera uburakari. Kwibera mu kazu k'ivundi wenyine ni byiza, biruta kubana mu nzu n'umugore w'igishegabo. Uko amazi afutse amerera umuntu unaniwe, ni ko inkuru nziza iturutse mu gihugu cya kure imerera uyumvise. Umuntu w'intungane wemera gushukwa n'umugome, uwo ameze nk'iriba rihumanye cyangwa isōko itobamye. Si byiza kurya ubuki bwinshi, si na byiza guharanira ikuzo rihanitse. Umuntu utitangira muri kamere ye, uwo ameze nk'umujyi uterwa utagira kirengera. Nk'uko nta rubura rukwiye kugwa mu mpeshyi, nk'uko nta mvura ikwiye kugwa mu isarura, ni ko umupfapfa adakwiye icyubahiro. Uko igishwi kijarajara n'intashya ikaguruka, ni ko umuvumo w'amaherere udafata. Ifarasi ikubitwa ibibōko, icyuma kiyobora indogobe kigashyirwa mu kanwa kayo, naho umupfapfa akubitwa inkoni. Ntugasubize umupfapfa ukurikije ibyo avuga, utazavaho umera nka we. Ujye usubiza umupfapfa ibihuje n'ubupfapfa bwe, hato atazibwira ko ari umunyabwenge. Gutuma umupfapfa ni nko kwica amaguru, ni nko kwikururira akaga. Umugani uciwe n'umupfapfa ni imburamumaro, ni nk'akaguru k'ikirema kadashinga. Guha icyubahiro umupfapfa, ni nko guhambira ibuye mu muhumetso. Umugani uciwe n'umupfapfa ni imburamumaro, ni nk'ihwa rihanda umusinzi mu kiganza. Ukoresha umupfapfa cyangwa uwo abonye wese, ni nk'umurashi ukomeretsa uwo abonye wese. Uko imbwa isubira ku birutsi byayo, ni ko n'umupfapfa akomeza ubupfapfa bwe. Umuntu wibwira ko ari umunyabwenge atari we, uwo arutwa n'umupfapfa. Umunebwe arihanukira ati: “Mu nzira hari intare, intare y'inkazi iri mu mayira.” Uko urugi rwihindukiza ku mapata, ni ko umunebwe yigaragura ku buriri. Umunebwe ashora intoki mu byokurya, nyamara ntazizamuremo ngo yitamike. Umunebwe yibwira ko ari umunyabwenge, yibwira ko aburusha abantu barindwi basubizanya ubushishozi. Umugenzi wivanga mu ntonganya zitamureba, uwo ameze nk'umuntu ushaka gufata imbwa amatwi. Umuntu urasa imyambi igurumana kandi yica, uwo aba ameze nk'umusazi, aba ameze nk'umuntu ubeshya mugenzi we ati: “Nagukinishaga.” Umuriro ubuze inkwi urazima, ahatari amazimwe na ho intonganya zirahashira. Nk'uko umuriro ucwekēra bakenyegeza, ni ko n'ukunda intonganya ashoza impaka. Amagambo y'inzimuzi aryohera nk'indyo nziza, acengera umuntu akagera ku mutima. Imvugo nziza ihisha ibitekerezo bibi, ni nk'ifeza itanoze yometse ku rwabya. Uwangana ahorana akarimi kareshya, nyamara mu mutima we huzuye uburyarya. Ntukamwizezwe n'imvugo ye nziza, koko ibiri ku mutima ni amahano! Naho yahisha uburyarya bwe, uwo ubugome bwe buzajya ahagaragara. Ucukurira abandi urwobo azarugwamo, naho uruhirikiraho ibuye rizamubirindukana. Umubeshyi yanga abo yahemukiye, naho imvugo iryarya ikurura urupfu. Ntukiratane iby'ejo, nyamara utazi uko biri bugende uyu munsi. Aho kwiyogeza wakogezwa n'abandi, ni byiza kogezwa n'undi aho kwiyogeza. Ibuye n'umucanga biraremera, nyamara intugunda z'umupfapfa zibirusha kuremera. Uburakari butera ubugome, umujinya urimbura nk'isuri, nyamara ni nde wakwihanganira ishyari? Gucyaha umuntu ku mugaragaro ni byiza, biruta ubucuti bupfurapfuritse. Incuti nyakuri ni igukosora, nyamara umwanzi akagusoma akuryarya. Uwijuse yinenaguza ubuki, nyamara umushonji n'ibirura biramuryohera. Uhunze igihugu cye akarorongotana, ameze nk'igishwi cyasize icyari cyacyo. Amavuta n'imibavu binezeza umutima, inama itanzwe n'incuti na yo irawunezeza. Ntugatererane incuti yawe cyangwa iya so. Nugera mu kaga ntukirukire umuvandimwe wa kure, ni byiza kwirukira umuturanyi wa bugufi kuruta umuvandimwe uri kure. Mwana wanjye, ujye ugenza nk'umunyabwenge, ibyo bizanshimisha mbashe gusubiza unyiraseho. Umunyamakenga abona icyago kije akakikinga, naho abapfapfa bazakitegeza kibahitane. Uwishingiye uwo atazi afata umwitero we ho ingwate, uwishingiye umunyamahanga ni we afata ho ingwate. Umuntu uzindukira gusuhuza umuturanyi mu ijwi rirenga, iyo ndamutso izafatwa nk'umuvumo. Umugore ugira amahane ni nk'ikijojoba, ameze nk'igitonyanga cy'imvura kijojoba ubutitsa. Kumubuza amahane ni nko guhagarika umuyaga, bimeze nko kuyoza amavuta amashyi. Uko icyuma gityazwa ku kindi cyuma, ni na ko umuntu yigishwa na mugenzi we. Ufata neza igiti cy'umutini azarya imbuto zacyo, umugaragu wita kuri shebuja na we azubahwa. Uko umuntu abona uruhanga rwe mu mazi, ni ko ibitekerezo bigaragaza nyirabyo. Uko ikuzimu hadahaga, ni ko amaso y'umuntu adahaga kureba. Ifeza n'izahabu bisuzumwa n'umuriro, naho umuntu amenyekanira ku myifatire ye. Nubwo wasekura umupfapfa mu isekuru, nubwo wamusekuza umuhini nk'usekura impeke, ntuteze kumukuramo ubupfapfa bwe. Menya neza uko intama zawe zimeze, ukenure amatungo yawe. Koko rero ubukire ntibuhoraho iteka, ubwami na bwo ntibuhoranwa ibihe byose. Ujye utema ubwatsi maze hamere ubundi, wahire ubwo mu gasozi uburunde. Intama zizaguha ubwoya ubohemo imyambaro, ugurishe n'amapfizi ugure umurima. Ihene zawe zizakamwa bihagije zigutunge, zizagutunga n'umuryango wawe n'abaja bawe. Umugizi wa nabi ahunga nta wumwirukanye, nyamara intungane ni nk'intare itagira icyo yikanga. Iyo igihugu kiri mu midugararo kigira abategetsi benshi, nyamara umuntu w'inararibonye n'umunyabwenge akigarurira umutekano. Umutegetsi ukandamiza abakene, uwo ameze nk'imvura y'umugaru ikukumura imyaka. Abatubahiriza amategeko bogagiza inkozi z'ibibi, nyamara abayubahiriza barazirwanya. Inkozi z'ibibi ntizimenya iby'ubutabera, nyamara abashaka Uhoraho bamenya byose. Kuba umukene ugira umurava, biruta kuba umukire uzwiho uburyarya. Umwana w'umunyabwenge yubahiriza amategeko, naho ugendana n'ibyomanzi akoza se isoni. Uwigwizaho ubukungu ashaka inyungu zikabije, uwo aba arundanyiriza uzagirira abakene impuhwe. Uwanga kubahiriza amategeko, isengesho rye ni kizira ku Mana. Umuntu uyobya indakemwa azagwa mu mutego yateze ubwe, nyamara intungane zizagubwa neza. Umukire yibwira ko ari umunyabwenge, nyamara umukene ushishoza aramutahura. Iyo intungane zitsinze abantu bavuza impundu, naho abagizi ba nabi batsinda abantu bagahunga. Uhishira ibyaha bye ntazagubwa neza, nyamara ubyihana agahindura imigenzereze ye azababarirwa. Hahirwa umuntu uhorana amakenga, naho uwinangira agwa mu kaga. Umutegetsi ukandamiza rubanda rw'abakene, ni nk'intare itontoma cyangwa ikirura cyubikiye umuhigo. Umutegetsi udashyira mu gaciro akandamiza rubanda, naho udaharanira inyungu mbi azaramba. Umuntu ushinjwa ubwicanyi azaba impunzi iteka, ntihakagire umushyigikira. Umuntu w'indakemwa mu migenzereze ye azakiza ubugingo bwe, nyamara uw'imigenzereze mibi azarimbuka. Uhinga isambu ye agira ibimutunga bihagije, nyamara uwiruka ku bitagira umumaro azatindahara. Umuntu w'umunyakuri agira imigisha myinshi, nyamara uwikungahaza yikururira akaga. Mu rubanza ntukabogame, nyamara hari abakora nabi kubera agace k'umugati. Umuntu wikanyiza yiruka ku bukire, nyamara ntazirikana ko ubukene bumwigarije. Ucyaha umuntu amaherezo azabimushimira, azamushima kuruta umubeshyabeshya. Uwiba ubutunzi bwa se na nyina yibwira ko atari ikosa, ntaho ataniye n'umujura. Umunyandanini abyutsa intonganya, naho uwiringira Uhoraho azagubwa neza. Uwiyemera ni umupfapfa, nyamara ugenza nk'umunyabwenge azatunganirwa. Ufasha abakene ntazagira icyo akena, nyamara utabareba n'irihumye azavumwa. Iyo abagizi ba nabi batsinze abantu barahunga, iyo barimbutse intungane zirasagamba. Umuntu ucyahwa akagamika ijosi azarimbuka buheriheri. Iyo intungane zitegeka rubanda rurishima, nyamara iyo umugome ari we utegeka rucura umuborogo. Ugenza nk'umunyabwenge anezeza se, nyamara ugendana n'indaya atagaguza ibye. Umwami w'intabera ahesha igihugu cye umutekano, nyamara ukunda ruswa aragisenya. Ushukashuka mugenzi we, uwo aba yiteze imitego. Umugome agwa mu mutego w'icyaha cye, nyamara intungane iraririmba ikanezerwa. Intungane yita ku burenganzira bw'abakene, nyamara umugome nta cyo yitaho. Abakobanyi bateza imvururu mu mujyi, nyamara abanyabwenge bahosha uburakari. Iyo umunyabwenge n'umupfapfa baburana, umupfapfa ararakara akamuha urw'amenyo, bityo amahoro akabura. Abicanyi bazira inyangamugayo, naho abashyira mu gaciro barayirengera. Umupfapfa ntashira uburakari, nyamara umunyabwenge arabucubya. Iyo umutware yumva amabwire, ibyegera bye biba inkozi z'ibibi. Umukene n'umukandamiza bafite icyo bahuriraho, bombi Uhoraho yabahaye amaso. Umwami ucira abakene imanza zitabera, uwo ingoma ye izaramba. Guhana no gucyaha byungura ubwenge, nyamara umwana udahanwa akoza nyina isoni. Iyo abagizi ba nabi bari ku butegetsi ibicumuro biriyongera, nyamara intungane zizibonera guhenebera kwabo. Nurera umwana wawe neza uzagira amahoro, bityo umutima wawe uzanezerwa. Iyo Imana itigaragaje abantu bakora uko bishakiye, hahirwa rero umuntu wumvira amategeko y'Imana. Umugaragu ntakosorwa n'amagambo gusa, nubwo yayumva ntazayakurikiza. Ese wabonye umuntu wihutira kuvuga adatekereje? Bene uwo arutwa n'umupfapfa. Umugaragu wateteshejwe kuva mu buto bwe, amaherezo azigomeka. Umunyamujinya abyutsa impaka, naho umunyamwaga agwiza ibicumuro. Ubwirasi butuma umuntu asuzugurwa, nyamara uwicisha bugufi azahabwa ikuzo. Uwifatanya n'umujura aba yiyanga, yumva imivumo imuriho akaruca akarumira. Gutinya abantu ni ukwishyira mu mutego, naho uwiringira Uhoraho azagubwa neza. Abantu benshi bashaka ubutoni ku batware, nyamara ubutabera buturuka ku Uhoraho. Umuhemu ni ikizira ku ntungane, naho umugome ni ikizira ku munyamurava. Aya ni amagambo yavuzwe na Aguri mwene Yake, yayatangarije Utiyeli na Ukali ati: “Jye ndi igicucu hanyuma y'abandi, simfite ubushishozi bukwiye ikiremwamuntu. Nta bwenge nigeze ngira, bityo sinasobanukiwe Imana nziranenge. Ni nde wagiye mu ijuru akagaruka ku isi? Ni nde wafashe umuyaga mu gipfunsi? Ni nde wapfunyitse amazi mu mwenda? Ni nde washyizeho imbibi z'isi? Uwo yitwa nde? Umwana we ni nde? Mbwira niba ubizi. Buri jambo ry'Imana ni iryo kwizerwa, ni ingabo ikingira abayihungiraho. Ntukagire icyo wongera ku magambo y'Imana, itazagucyaha ukitwa umubeshyi. “Mana yanjye ndagusaba ibintu bibiri, ubimpe mbere y'uko nipfira. Undinde kubeshya no kuryarya, undinde kuba umukene cyangwa umukire, unyihere gusa ibintunga bihagije. Koko rero umurengwe wantera kukwihakana, navuga nti: ‘Uhoraho ni nde?’ Ndamutse kandi nkennye nakwiba, bityo natukisha izina ryawe, Mana yanjye. Ntugasebye umugaragu kuri shebuja, hato atakuvuma ukabiryozwa. Hariho abantu bavuma ba se, ntibagire icyiza bifuriza ba nyina. Hariho abantu bibwira ko baboneye, nyamara batigeze bikuraho ubwandure bwabo. Hariho abantu bafite ubwirasi, barangwa no kurebana agasuzuguro. Hariho abantu bafite amenyo atyaye nk'inkota, bafite inzasaya zikeba nk'ibyuma, barya imitsi aboroheje n'abakene mu gihugu.” Umusundwe ugira abakobwa babiri, bahora bavuga bati: “Impa, impa!” Hariho ibintu bitatu bitajya bihāga, ndetse ni bine bitajya bivuga biti: “Birahagije!” Ibyo ni ikuzimu, ni umugore w'ingumba, ni ubutaka budahāga imvura, ni umuriro udahāga inkwi. Umuntu ukwena se agasuzugura nyina, uwo ibikona byo mu kibaya bizamunogoramo amaso, kagoma na zo zimutanyagure. Hariho ibintu bitatu bitangaje, ndetse ni bine ntasobanukiwe. Ukuntu kagoma iguruka mu kirere, ukuntu inzoka igenda ku rutare, ukuntu amato agenda mu nyanja, ubugenge bw'umugabo ku mugore. Dore imigenzereze y'indaya: imara kuryamana n'umugabo ikiyuhagira, iravuga iti: “Nta kibi nakoze”. Hariho ibintu bitatu ku isi bitangaza, ndetse ni bine bitabasha kwihanganirwa. Umugaragu uba umwami, umupfapfa ugwa ivutu, umukobwa w'icyomanzi ushyingirwa, umuja usimbura nyirabuja. Ku isi hari udusimba tune dutoya, nyamara ni inyaryenge bitangaje. Intozi ni inyantegenke, nyamara ku mpeshyi zihunikira ibizitunga. Impereryi ntizigira imbaraga, nyamara ziyubakira amazu mu bitare. Inzige ntizigira umwami, nyamara zigenda hamwe mu matsinda. Umuserebanya umuntu yawufata mu kiganza, nyamara utura mu ngoro z'abami. Hariho ibiremwa bitatu bigenda gipfura, ndetse ni bine birangwa n'ingendo nziza. Intare ari yo nyamaswa y'inyambaraga kurusha izindi, ntigira ikiyikoma imbere. Isake igenda ishinjagira cyangwa isekurume. Umwami urangaje imbere y'ingabo ze. Niba warigeze kuba umupfapfa ukishyira hejuru, niba kandi waragambiriye gukora ibibi ihane. Gucunda amata bibyara amavuta, gukubita ku zuru bivusha amaraso, naho guhembera uburakari bibyara intonganya. Ngaya amagambo y'Umwami Lemuweli, ni imiburo akesha nyina. “Umva mwana wanjye, mwana wanjye nibyariye, mwana wanjye nasabye Imana. Ntukamarire imbaraga zawe n'ingufu zawe mu bagore, izo ndaya ziyobya abami ntukazishinge. Mwana wanjye Lemuweli, divayi si nziza ku bami, inzoga si nziza ku bategetsi. Iyo banyoye bibagirwa amategeko, bityo barenganya aboroheje. Inzoga uzihe abagiye gupfa, naho divayi uyihe abafite intimba. Bityo bazanywa bibagirwe umubabaro wabo, bibagirwe imiruho yabo. Ujye uvugira abatagira ijambo, ujye uvugira abavukijwe uburenganzira bwabo. Ujye ucira abantu imanza zitabera, ujye urengera abatishoboye.” Umugore w'intwari yabonwa na nde? Koko rero arusha agaciro amasaro y'agahebuzo. Umugabo we ahora amufitiye icyizere, ntapfusha ubusa akungahaza urugo. Ntajya aca inyuma umugabo we, ahubwo amugirira neza mu mibereho ye yose. Atoranya ubudodo bw'amabara meza, bityo akaboha ashishikaye. Uwo mugore ameze nk'amato y'abacuruzi, ashakashaka ibyokurya hirya no hino. Abyuka butaracya agategurira abe ifunguro, abaja na bo abagabanya imirimo ibakwiye. Arambagiza umurima akawugura, mu nyungu z'umurimo we atera imizabibu. Umurimo we awukorana ubwira, ntiyigera arera amaboko nk'umunebwe. Abona ibikorwa bye bijya mbere, nijoro akomeza gukorera ku mucyo w'itara. Atunganya ubudodo n'amaboko ye, bityo akaboha imyenda n'intoki ze. Arambura ibiganza agafasha abakene, abatishoboye abagirira ubuntu. Ntaterwa ubwoba n'imbeho, koko rero abe yabateganyirije imyenda isusurutse. Yibohera ibiringiti, yambara imyenda myiza y'imihemba. Umugabo we ni umunyacyubahiro mu nama, ni umunyacyubahiro iyo yicaranye n'abakuru b'umujyi. Aboha imyenda akayigurisha, agurisha imikandara ku bacuruzi. Arangwa n'imbaraga n'icyubahiro, agira ibinezaneza by'igihe kizaza. Imvugo ye irangwamo ubwenge, atanga inama z'ingirakamaro. Ab'urugo rwe abatoza imico myiza, yirinda kuba inkorabusa. Abana be barahaguruka bakamushima, umugabo we aramurata ati: “Abagore benshi babaye intwari, nyamara wowe urabahebuje!” Igikundiro kirashukana, uburanga bugashira, nyamara umugore wubaha Uhoraho ni we ukwiye kuratwa. Uwo mugore akwiye gushimirwa ibikorwa bye, ibikorwa bye nibiratwe mu nama y'abakuru b'umujyi. Umva amagambo y'Umubwiriza mwene Dawidi, akaba n'umwami w'i Yeruzalemu. Umubwiriza aravuga ati: “Ibintu ni ubusa ndetse ni ubusa busa, byose ni ubusa. Imiruho ya buri munsi umuntu agira imumariye iki? Igisekuru kirahita ikindi kikaza, nyamara isi yo ntihinduka. Izuba rirarasa hanyuma rikarenga, rikagaruka aho rirasira. Umuyaga uhuha werekeza mu majyepfo, ugahindūrira mu majyaruguru. Ukomeza guhuhera impande zose, hanyuma ugasubira aho waturutse. Imigezi yose itemba ijya mu nyanja, ariko inyanja ntijya yuzura nubwo imigezi ikomeza gutemba. Ibintu byose birarambirana ku buryo burenze uruvugiro. Amaso ntahāga kureba, n'amatwi ntarambirwa kumva. Ibyabayeho ni byo bikomeza kubaho, n'ibyakozwe ni byo byongera gukorwa, nta gishyashya kiba ku isi. Iyo hadutse ikintu gishya baravuga bati: ‘Kiriya kintu ni gishya.’ Nyamara na cyo kiba cyarigeze kubaho mu bihe byahise. Nta rwibutso rw'ibya kera dusigarana, twibagirwa ibyabaye ku bakurambere bacu. Abazabaho nyuma yacu ntibazibukwa n'abazabakurikira.” Jyewe Umubwiriza, nari umwami wa Isiraheli i Yeruzalemu. Nagenzuye ibibera ku isi nitonze kandi mbikoranye ubwenge, nsanga ari umuruho utoroshye Imana yahaye abantu. Nitegereje ibikorerwa ku isi byose nsanga ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga. Icyagoramye ntigishobora kugororwa, n'ikitariho ntigishobora kubarwa. Naribwiye nti: “Dore nagize ubwenge bwinshi kurusha abambanjirije ku ngoma i Yeruzalemu”, bityo nongereye ubwenge n'ubumenyi. Nashishikariye gusobanukirwa ibyerekeye ubwenge, n'ibyerekeye ubusazi n'ubupfapfa, nsanga na byo ari ukwiruka inyuma y'umuyaga. Koko ubwenge bwinshi ntibutana n'agahinda kenshi, uko wongera ubumenyi ni na ko wongera umubabaro. Naribwiye nti: “Reka ngerageze kwishimisha ndebe”, ariko na byo nasanze ari ubusa. Nasanze ibitwenge ari ubupfapfa, mbona ko umunezero nta cyo umaze. Nagerageje kwinezeza nywa divayi, kandi nkomeza kwitwara nk'umunyabwenge. Nakoze n'iby'ubupfapfa ngira ngo ndebe, icyiza abantu babukuramo mu mibereho yabo y'igihe gitoya ku isi. Nagize ibikorwa bihambaye. Niyubakiye amazu meza ntera n'imizabibu. Nihingiye ubusitani n'imirima, nteramo ibiti byera imbuto z'amoko yose. Nafukuye amariba ngo mbone amazi yo kuvomerera ishyamba rikiri rito. Naguze inkoreragahato z'abagabo n'abagore mbongera ku bavukiye iwanjye. Natunze amatungo maremare n'amagufi menshi cyane, ndusha abambanjirije ku ngoma i Yeruzalemu. Narundanyije ifeza n'izahabu, ndunda imitungo y'abami n'iy'ibihugu nigaruriye. Nagize abaririmbyi n'abaririmbyikazi banezezaga, ngira n'inshoreke zanezezaga rwose. Nabaye icyamamare nkungahara kurusha abambanjirije ku ngoma i Yeruzalemu, nyamara nakomeje kuba umunyabwenge. Icyo nashatse cyose nakigezeho, sinigeze nibuza ibishimisha. Koko rero nishimishije mu byo nakoze byose, bityo biba ingororano y'umurimo wanjye. Nyamara nitegereje ibyo nakoze byose n'imiruho byanteye, nsanga byose ari ubusa ari nko kwiruka inyuma y'umuyaga, nta nyungu yo ku isi. Nashatse no kumenya akamaro ko kuba umunyabwenge, cyangwa umusazi, cyangwa umupfapfa. None se uzansimbura ku ngoma azakora iki kitakozwe? Icyakora nasanze ubwenge burusha agaciro ubupfapfa, nk'uko umucyo urusha agaciro umwijima. Umunyabwenge amenya iyo ajya, naho umupfapfa akagendera mu mwijima. Nyamara icyo nzi cyo ni uko iherezo ry'abo bombi ari rimwe. Nuko ndibaza nti: “Niba iherezo ry'umupfapfa ari ryo ryanjye, kuba umunyabwenge byamariye iki?” Ni ko kuvuga nti: “Ibyo na byo ni ubusa.” Koko umunyabwenge kimwe n'umupfapfa ntibazigera bibukwa, mu gihe kizaza bombi bazibagirana. Umunyabwenge azapfa kimwe n'umupfapfa. Nazinutswe ubuzima, kuko mbona ibikorwa ku isi ari bibi, byose ni ubusa ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga. Nazinutswe ibintu byose byanteye umuruho ku isi, kuko ibyo nagezeho nzabisigira uzansimbura. Ni nde wamenya niba uwo muntu azaba ari umunyabwenge cyangwa umupfapfa? Ntawabimenya! Nyamara azaba atunze ibyo naruhiye nkoresheje ubwenge bwanjye n'imbaraga zanjye. Ibyo na byo nasanze ari ubusa. Nuko bituma ncika intege ku bw'imiruho yose nagiriye ku isi. Umuntu akorana ubwenge n'ubushobozi n'amahirwe, hanyuma akabisigira utarigeze abivunikira. Ibyo na byo ni ukuruhira ubusa, ni akaga gakomeye. None se inyungu y'umuntu ni iyihe muri iyo miruho yose? Ibyo akora byose mu mibereho ye ni umuruho n'agahinda, na nijoro ibitekerezo bye ntibiruhuka. Ibyo na byo ni ukuruhira ubusa. Nta cyiza umuntu agira kiruta kurya no kunywa, no kunezezwa n'ibikorwa bye. Ibi na byo narabigenzuye nsanga bitangwa n'Imana. Koko rero, nta wushobora kurya ngo anyurwe atabikesha Imana. Umuntu ushimisha Imana imuha ubwenge n'ubumenyi n'umunezero. Naho umunyabyaha imuha umurimo wo kurundanya ubukungu buzahabwa ushimisha Imana. Ibyo na byo nasanze ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga. Buri kintu kigira igihe cyacyo, ku isi buri gikorwa kigira umwanya wacyo. Hari igihe cyo kuvuka n'igihe cyo gupfa, hari igihe cyo gutera imyaka n'igihe cyo kuyisarura. Hari igihe cyo kwica n'igihe cyo gukiza, hari igihe cyo gusenya n'igihe cyo kubaka. Hari igihe cyo kurira n'igihe cyo guseka, hari igihe cyo gucura umuborogo n'igihe cyo kubyina. Hari igihe cyo kujugunya amabuye n'igihe cyo kuyarunda, hari igihe cyo guhoberana n'igihe cyo kudahoberana. Hari igihe cyo gushakashaka n'igihe cyo kuzibukira, hari igihe cyo kubika ikintu n'igihe cyo kukijugunya. Hari igihe cyo gutabura ikintu n'igihe cyo kugiteranya, hari igihe cyo guceceka n'igihe cyo kuvuga. Hari igihe cyo gukunda n'igihe cyo kwanga, hari igihe cy'intambara n'igihe cy'amahoro. None se ibikorwa umuntu aruhira bimwungura iki? Nitegereje imirimo Imana yahaye abantu kugira ngo bayikore, buri kintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Imana yashyize mu bantu ibitekerezo by'igihe cyahise n'igihe kizaza, nyamara ntibashobora kumenya ibikorwa by'Imana uhereye mu ntangiriro ukageza mu iherezo. Nzi ko nta cyabera abantu cyiza, cyaruta kunezezwa no gukora ibyiza bakiriho. Iyo umuntu arya kandi akanywa, akanezezwa n'ibikorwa bye, ibyo biba ari impano y'Imana. Nzi ko icyo Imana yaremye kizaramba, nta cyo umuntu yacyongeraho cyangwa ngo akigabanyeho. Imana igenza ityo kugira ngo abantu bayubahe. Ibiriho ubu byigeze kubaho, n'ibizabaho byabayeho mbere. Imana ihora igarura ibyigeze kubaho. Hari ikindi nabonye ku isi: ahari hakwiriye kuba ubutabera n'ubutungane higanje ubugome. Naribwiye nti: “Imana izacira urubanza intungane kimwe n'umugome, kuko buri kintu cyose na buri gikorwa cyose kigira igihe cyacyo.” Ndongera ndibwira nti: “Ku byerekeye abantu, Imana irabagerageza kugira ngo biyumvishe ko bameze nk'inyamaswa.” Koko rero amaherezo y'abantu ni amwe n'ay'inyamaswa, urupfu rwabo ni rwo rw'inyamaswa, umwuka abantu bahumeka ni umwe n'uwazo. Abantu nta cyo barusha inyamaswa kuko amaherezo byose bihinduka ubusa. Ibyo byombi bijya hamwe, byombi biva mu mukungugu kandi bigasubira mu mukungugu. Ni nde uzi niba umwuka w'umuntu uzamuka hejuru, naho umwuka w'inyamaswa ukamanuka mu butaka? Uko nabibonye nta cyabera umuntu cyiza cyaruta kunezezwa n'ibikorwa bye, kuko ari wo mugabane we. None se ni nde uzamumenyesha ibizabaho amaze gupfa? Nongeye kwitegereza akarengane kari ku isi, mbona amarira y'abakandamizwa batagira ubarengera, abari kubarengera ni bo bari bafite ububasha bwo kubakandamiza. Ndahamya ko abapfuye baguwe neza kurusha abakiri bazima. Nyamara icyiza kuruta ibyo byombi, ni umwana utaravuka ngo yibonere amarorerwa aba ku isi. Nabonye kandi ko imiruho yose n'ibikorwa abantu bageraho, babiterwa n'ishyari bafitiye bagenzi babo. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga. Umupfapfa aripfumbata, bityo akiyicisha inzara. Ni byiza kugira duke tw'ineza aho kugira byinshi by'umuruho, na byo ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga. Narongeye mbona ikintu cy'imburamumaro ku isi, umuntu uba wenyine utagira umwana, ntagire umuvandimwe nyamara ntahweme gukora, ahubwo agahora ararikiye ubukire. Ageraho akibaza ati: “Ndaruhira nde nibuza umunezero?” Ibyo na byo ni ubusa, ni ukuvunikira ubusa. Ababiri bashyize hamwe baruta umwe, kuko babona inyungu z'imirimo yabo. Igihe umwe muri bo aguye undi aramwegura, nyamara hagowe uba wenyine kuko iyo aguye atabona umwegura. Ababiri baryamanye barasusuruka, nyamara uryamye wenyine yasusuruka ate? Umuntu umwe ashobora gutsindwa n'umwanzi, nyamara ababiri baramutsinda. Umugozi w'inyabutatu ntupfa gucika. Nabonye abantu bose bo ku isi bashagaye uwo musore wasimbuye umwami. Yari ashagawe n'abantu batabarika, nyamara abo mu gihe kizaza ntibazishimira ibyo yakoze. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga. Niwinjira mu Ngoro y'Imana ujye ugenda witonze, wegere maze utege amatwi. Ibyo biruta gutamba ibitambo nk'iby'abapfapfa. Koko rero ntibazi ko bakora nabi. Ujye utekereza mbere yo kuvuga, ntugahubukire kugira icyo ubwira Imana kuko iri mu ijuru, naho wowe ukaba ku isi. Bityo rero ujye uvuga make. Koko rero imiruho myinshi itera inzozi mbi, naho amagambo menshi agaragaza ubupfapfa. Igihe uhigiye Imana umuhigo, ujye uwuhigura bidatinze kuko Imana idakunda abapfapfa. Ni yo mpamvu ugomba gusohoza umuhigo wawe. Ibyiza ni ukudahiga umuhigo niba utazabasha kuwuhigura. Ujye wirinda imvugo yakugusha mu cyaha. Ntukageze aho ubwira umutambyi uti: “Nari nibeshye.” Nugenza utyo Imana izarakazwa n'iyo mvugo, maze irimbure ibikorwa byawe byose. Amagambo y'urudaca ni imburamumaro nk'inzozi nyinshi. Bityo rero ujye ushishikazwa no kubaha Imana. Nubona mu gihugu abakene bakandamizwa, ubutabera n'ubutungane bitubahirizwa ntibikagutangaze. Koko rero umutegetsi wese ashyigikirwa n'undi umusumbye, bombi bagashyigikirwa n'ababasumbya ububasha. Icyagirira abantu bose akamaro ni uko igihugu cyagira umwami wita kuri rubanda rugufi. Umuntu ukunda amafaranga ahora ayararikiye, naho ukunda ubukire nta cyo bumwungura. Ibyo na byo ni ubusa. Uko umuntu arushaho kugwiza ibintu, ni ko n'ababirya biyongera. None se bimumariye iki uretse kubirebesha amaso gusa? Umukozi yarya bike cyangwa byinshi, nta kimubuza gusinzira. Nyamara umukire n'ubwo atunze byinshi ntagoheka. Hari akaga gakomeye nabonye ku isi: umuntu wibikira umutungo ukamutera ibyago. Awushora mu bintu bitagira agaciro, yabyara umwana akabura icyo amutungisha. Uko umuntu yavutse nta cyo yambaye, ni na ko apfa nta cyo ajyanye kivuye mu mirimo yakoze. Ibyo ni akaga gakabije niba uko umuntu yavutse nta cyo afite, ari na ko apfa nta cyo ajyanye. Ese ubwo aba yungutse iki ko ari ukwiruka inyuma y'umuyaga? Igihe cye cyose akimara mu mubabaro n'agahinda, n'akaga n'uburakari. Koko rero nabonye ko icyabera umuntu cyiza kuruta byose ari ukurya no kunywa, akinezeza mu mirimo ye no mu mibereho y'igihe gito Imana yamuhaye. Uwo ni wo mugabane we. Rimwe na rimwe Imana iha umuntu gukungahara no kwishimira ibyo yagezeho. Uwo muntu ashobora kwinezeza mu mugabane we no mu bikorwa bye. Ibyo na byo ni impano y'Imana. Bityo umuntu yibagirwa ko ubuzima bwe ari bugufi, kuko Imana yamuhaye umunezero. Hari akandi kaga nabonye ku isi kibasiye abantu. Hari ubwo Imana iha umuntu ubukungu n'ubutunzi n'icyubahiro, ntabure icyo yifuza cyose, nyamara Imana ntimwemerere kubyinezezamo. Bityo undi muntu akaba ari we ubinezerwamo. Ibyo na byo ni ubusa, ni akaga gakabije. Umuntu ashobora kugira abana ijana kandi akaramba. Ibyo byamumarira iki niba ataguwe neza, ndetse yapfa akabura gihamba? Arutwa n'inda yavuyemo. Koko rero ivuka ry'uwo mwana ni impfabusa, arapfa ntiyigere yibukwa. Nubwo atigeze amenya izuba ntagire n'ikindi amenya mu buzima, nyamara aba aruhutse kurusha ubayeho igihe kirekire. N'iyo umuntu yamara imyaka ibihumbi bibiri, nta cyo byamumarira adafite umunezero. Koko rero amaherezo ni urupfu. Umuntu akorera guhaza inda ye nyamara ntiyigera anyurwa. None se umunyabwenge arusha iki umupfapfa? Umukene we bimumariye iki kwitwara neza imbere y'abantu? Ni byiza kunyurwa n'ibyo ufite kuruta guhora urarikiye. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga. Ibiriho byose bizwi kuva kera kose, bityo n'umuntu azwi icyo ari cyo, ntashobora guhangana n'Uwamuremye. Iyo amagambo abaye menshi, arushaho kuba impfabusa. Ubwo se umuntu aba yungutse iki? Mbese ni nde uzi icyatunganira umuntu mu mibereho ye y'igihe gito? Ni nde uzamubwira uko bizagenda amaze gupfa? Kuvugwa neza biruta amavuta y'agaciro, umunsi wo gupfa k'umuntu uruta uwo yavutseho. Ni byiza kugenderera abari mu cyunamo kuruta abari mu byishimo, koko urupfu ni rwo maherezo ya buri muntu, bityo abantu bagomba kubizirikana. Kwibera mu mubabaro biruta kunezerwa, bituma umuntu ashishoza. Abanyabwenge bifatanya n'abashavuye, naho abapfapfa bifatanya n'abadamaraye. Ni byiza kumvira umunyabwenge ugucyaha, kuruta kumvira umupfapfa ugushimagiza. Igitwenge cy'umupfapfa ni ubusa, ni nk'inkwi z'amahwa ziturikira munsi y'inkono. Umunyabwenge ukandamiza abandi aba umupfapfa, ruswa ahabwa imwica umutima. Iherezo ry'igikorwa rishimisha kuruta intangiriro yacyo, kwihangana biruta kwikuza. Ntukihutire kurakara, abapfapfa ni bo barakazwa n'ubusa. Ntukibaze uti: “Kuki ibya kera byari byiza kuruta iby'ubu?”, kuko ikibazo nk'icyo kidakwiriye umunyabwenge. Ubwenge ni bwiza nk'umurage, bukaba n'ingirakamaro ku bantu bose. Ubwenge bushobora kurengera umuntu akaga kimwe n'amafaranga, bugatuma ababufite baramba. Ni yo mpamvu ari ngombwa kubugira. Itegereze ibyo Imana yaremye. Ni nde washobora kugorora ibyo yaremye bihetamye? Ibihe nibiba byiza ujye unezerwa, nyamara nibiba bibi ujye wibuka ko Imana yemera ko habaho amahirwe cyangwa ibyago, ku buryo umuntu atamenya ibizakurikiraho nyuma. Mu mibereho yanjye y'imburamumaro nabonye ibi byombi: intungane ikenyuka, nyamara umugome akarama. Ntukabe intungane ngo ukabye, cyangwa ngo ukabye kuba umunyabwenge. Ni kuki umuntu yakwikururira kurimbuka? Ntugatwarwe n'ubugome kandi ntukitware nk'umupfapfa. Ese ni kuki umuntu yapfa atarageza ku munsi? Ibyiza ni ugukurikiza izo nama zombi, kuko uwubaha Imana azirinda gukabya muri ibyo byose. Ubwenge buhesha umunyabwenge imbaraga, akazirusha abategetsi icumi b'umujyi. Koko rero nta muntu n'umwe ku isi uba intungane, ku buryo atigera akora icyaha. Byongeye kandi ntihakagire utega amatwi ibyo abantu bavuga byose, atazava aho yumva n'umugaragu we amusebya. Koko nawe ubwawe uzi ko wigeze gusebya abandi. Ibi byose narabigenzuye mbigiranye ubwenge. Nuko ndibwira nti: “Nzajya ngenza nk'umunyabwenge.” Nyamara birenze ubushobozi bwanjye. Ubumenyi bw'ibiriho buri kure buhishe ikuzimu, ni nde wabugenzura? Nihatiye kumenya no gusobanukirwa ubwenge icyo ari cyo, kimwe n'imiterere y'ibintu. Nihatira gusobanukirwa ubugome n'ubupfapfa, nsanga ibyo byombi ari ubusazi. Ikintu nabonye gikabije ubugome kurusha urupfu, ni umugore ugusha umugabo mu mutego. Urukundo rwe ni nk'urushundura, naho amaboko ye ni nk'ingoyi. Icyakora umuntu wubaha Imana aramurokoka, naho umunyabyaha ntamuva mu nzara. Jyewe Umubwiriza nagenzuye ibintu buhoro buhoro ngira ngo mbimenye neza, nyamara sinabishobora. Ubwo nashakashakaga nasanze mu bagabo igihumbi umwe ari we ukwiye icyubahiro, nyamara mu bagore bangana batyo sinabonyemo n'umwe ukwiye kubahwa. Icyakora nabonye ikintu kimwe, ni uko Imana yaremye abantu ari abanyamurava, nyamara bo bikururiye ingorane. Ni nde umeze nk'umunyabwenge wasobanura ibi bintu? Ubwenge bw'umuntu butuma acya mu maso, bugasibanganya umubabaro we. Ujye wumvira umwami nk'uko wabyemereye imbere y'Imana. Ntukamuvirire cyangwa ngo utsimbarare ku bikorwa bitamushimisha, kuko umwami agenza uko ashaka. Koko rero ijambo ry'umwami ntirikuka, kandi nta watinyuka kumubaza ati: “Ibyo ukora ni ibiki?” Umwumvira wese ntazagubwa nabi, kandi umunyabwenge amenya igihe gikwiye n'uburyo bwo kubikora. Koko rero buri gikorwa cyose kizagira umunsi wacyo w'urubanza, kuko ubugome bw'umuntu bumugaruka. Nta muntu uzi ibizamubaho. Ni nde wambwira uko bizamugendekera? Nta muntu n'umwe ufite ububasha bwo guhagarara ku buzima bwe, kandi nta washobora kwigizayo umunsi we wo gupfa. Urwo rugamba nta waruhunga, kandi ubugome ntibushobora gukiza nyirabwo. Nitegereje ibintu byose bibaho ku isi ndabigenzura, nsanga hari igihe umuntu akandamiza mugenzi we akamugirira nabi. Nabonye kandi abagome bahambanwa icyubahiro, nyamara abakundaga gusengera mu Ngoro y'Imana i Yeruzalemu, ibikorwa byabo byibagiranye mu mijyi babikoreyemo. Ibyo na byo ni ubusa. Iyo umugizi wa nabi adahanwe vuba, abantu barushaho gukora ibibi. Nubwo umunyabyaha ashobora gukora ibikorwa bibi ijana akarenga akaramba, nzi neza ko abubaha Imana bazagubwa neza. Nyamara abagome bo ntibazagubwa neza, ntibazaramba ahubwo bazayoyoka nk'igicu kuko batubaha Imana. Hari ikindi kintu cy'imburamumaro nabonye ku isi: ni ukubona intungane zigwirirwa n'akaga kari gakwiriye abagome, naho abagome bakagira amahirwe akwiriye intungane. Ibyo na byo ndahamya ko ari ubusa. Jyewe rero niyemeje kwinezeza. Koko ku isi nta wundi munezero umuntu ateze, uretse kurya no kunywa no kwinezeza. Ibyo ni byo bikwiriye kuranga imirimo akora mu minsi Imana imuhaye kubaho. Nagerageje gusobanukirwa iby'ubwenge no gusesengura ibikorerwa ku isi, nsanga umuntu atigera agoheka haba ku manywa cyangwa nijoro, bityo mbona ko umuntu adashobora gusobanukirwa ibyo Imana ikora ku isi. Nubwo umuntu agerageza kubishakashaka ntabigeraho, ndetse n'umunyabwenge yibwira ko abizi, nyamara ntashobora kubisobanukirwa. Ibyo byose narabizirikanye, nsanga ari intungane n'abanyabwenge, kimwe n'ibikorwa byabo byose bigengwa n'Imana. Umuntu ntazi ikimutegereje, cyaba urukundo cyangwa urwango. Ni ko bimeze kandi ku bantu bose, haba ku ntungane kimwe n'umugome, yaba umwiza cyangwa umubi, uwubaha Imana n'utayubaha, yaba utamba ibitambo n'utabitamba. Uko bigendekera umuntu mwiza ni ko biba no ku munyabyaha, urahira kimwe n'utarahira. Iki na cyo ni kibi mu bintu biba ku isi: kubona abantu bose bapfa rumwe, barangwa n'ibibi n'ibisazi mu mibereho yabo, hanyuma bagapfa. Nyamara kandi umuntu ukiriho afite amizero, ndetse n'imbwa nzima iruta intare yapfuye! Koko rero abakiri bazima bazi ko bazapfa, naho abapfuye nta cyo bazi, nta n'ingororano bategereje kuko bibagiranye. Urukundo rwabo, n'urwangano rwabo n'ishyari ryabo byarazimye, nta ruhare bafite ku kintu cyose gikorwa ku isi. None rero genda urye, unywe kandi unezerwe, kuko ibikorwa byawe byanyuze Imana. Ujye uhora wambaye imyambaro yera kandi ujye uhora wisize amavuta mu mutwe. Ujye ukunda umugore wawe igihe cyose ukiri muri ubu buzima bw'imburamumaro Imana yaguhaye, kuko ari yo nyiturano y'ubuzima mu miruho yawe ku isi. Ujye ukorana umwete umurimo wose ushoboye, kuko ikuzimu aho uzajya nta murimo, nta bitekerezo, nta bumenyi cyangwa ubwenge bihaba. Ku isi nongeye kubona ko abanyambaraga atari bo batsinda mu isiganwa, intwari si zo zitsinda urugamba, abanyabwenge si bo babona ibyokurya bitabagoye. Byongeye kandi abajijutse si bo baba abakungu, abahanga si bo batoneshwa, kuko ibyago n'amahirwe ari ibya bose. Koko rero umuntu wese ntamenya igihe cye, kimwe n'uko ifi itamenya igihe iri bufatirwe mu rushundura, kandi inyoni ntimenye igihe iri bufatirwe mu mutego. Ni ko abantu batungurwa n'ibyago. Hari ikindi kintu nabonye ku isi gikomeye: ni akamaro k'ubwenge. Habayeho umujyi muto wari utuwe n'abantu bake, igihe kimwe umwami w'umunyambaraga arawutera, arawugota awuzengurutsa ibirindiro by'ingabo. Muri uwo mujyi hari hatuye umuntu w'umukene, ariko w'umunyabwenge. Akiza uwo mujyi kubera ubwenge bwe, nyamara ntawibutse ibikorwa bye. Nuko ndibwira nti: “Ubwenge buruta imbaraga.” Nyamara ubwenge bw'umukene burasuzugurwa, n'inama ze ntizitabwaho. Amagambo y'abanyabwenge yakiranywe ituze, arusha agaciro urusaku rw'umutegetsi ubwira abapfapfa. Ubwenge ni ingirakamaro kurusha intwaro z'intambara, nyamara umunyabyaha umwe yangiza ibyiza byinshi. Nk'uko isazi nke zapfuye zitera umubavu kunuka, ni ko ubupfapfa n'iyo ari buke butesha agaciro ubwenge n'icyubahiro. Imigenzereze y'umunyabwenge ishyira mu gaciro, nyamara iy'umupfapfa ikamuyobya. Iyo umupfapfa ari mu nzira, imigenzereze ye iramugaragaza, bityo bose bakabona ko ari umunyabwengebuke. Shobuja nakurakarira ntukivumbure ngo ureke akazi, kuko gutuza birinda gukora amakosa akomeye. Hari ikintu kibi nabonye ku isi: umutegetsi ashobora kwibeshya, umupfapfa agashingwa imirimo ikomeye, naho abantu b'ingirakamaro bagacishwa bugufi. Nabonye inkoreragahato zigendera ku mafarasi, naho ibikomangoma bigenda ku maguru boshye inkoreragahato. Ucukurira abandi urwobo azarugwamo, n'usenya urukuta yihamagarira inzoka zikamurya. Ucukura amabuye ashobora gukomereka, ndetse n'uwasa inkwi ashobora kugira akaga. Iyo ishoka igimbye ntibayityaze, kuyashisha bisaba imbaraga nyinshi. Nyamara ubwenge ni bwo butuma bishoboka. Nta cyo bimaze kumenya gutsirika inzoka, niba yamaze kukuruma. Imvugo y'umunyabwenge iranezeza, naho imvugo y'umupfapfa ikamworeka. Umupfapfa atangira avuga iby'ubupfapfa, agaherukira ku mateshwa. Yungikanya amagambo, ntihagire umuntu umenya uko bizamera. Ni nde uzamumenyesha ibizaba amaze gupfa? Umurimo w'umupfapfa uramunaniza, ntanamenya inzira imugarura mu mujyi. Ugushije ishyano wa gihugu we gitegekwa n'umwami w'umusore, kikagira abatware birirwa mu birori! Hahirwa igihugu gitegekwa n'umwami ukomoka mu banyacyubahiro, kikagira abatware barya ku gihe kugira ngo bagire imbaraga aho kuba abasinzi. Igisenge cy'inzu y'umunebwe kiramugwira, n'inzu y'umunyabute ikava. Ibyokurya bitera umunezero, divayi igatera ishema mu buzima, naho amafaranga agakemura ibibazo byose. Ntukigere uvuma umwami haba no mu bitekerezo, ntukavume umukire n'iyo waba uryamye, hato n'inyoni itakumva maze igasubira mu byo wavuze. Ujye ushora imari yawe mu bucuruzi bwa kure, umunsi umwe izakungukira. Ujye ushora kandi imari yawe mu mishinga inyuranye, kuko kuri iyi si utazi aho ibyago bitera biturutse. Koko rero iyo ibicu birese imvura iragwa, n'uruhande igiti kiguyemo ni ho kiguma. Nutegereza ibihe byiza ngo ugire icyo ukora, ntuzabiba cyangwa ngo usarure. Uko utazi inzira y'umuyaga, ni na ko utazi uko umwana yirema mu nda ya nyina, cyangwa ngo usobanukirwe ibikorwa by'Imana, Umuremyi wa byose. Ujye ukora buri gihe utaruhuka, kuko utazi umurimo uzakugirira akamaro uwo ari wo. Umunsi wuje umucyo uranezeza, ugasanga kubaho bishimishije. Umuntu narama bijye bimushimisha, nyamara ajye yibuka ko iminsi mibi izaba myinshi kandi ajye azirikana ko ibizakurikiraho ari ubusa. Wa musore we, inezeze mu busore bwawe, ishimishe mu minsi y'ubuto bwawe. Icyo wifuza n'ikikunyuze cyose ugikore, nyamara ujye uzirikana ko muri byose Imana izagucira urubanza. Ujye wirinda icyagushavuza n'icyagutera uburwayi, kuko ubusore n'imbaraga ari ubusa. Igihe ukiri umusore ntukibagirwe Umuremyi wawe, ujye umuzirikana iminsi n'imyaka mibi itaraza ukavuga uti: “Kubaho ntibinshimishije.” Icyo gihe uzaba uri mu icuraburindi nk'igihe izuba n'ukwezi n'inyenyeri byijimye, cyangwa nk'ibicu bibuditse imvura ihitutse. Bityo amaboko yakurwanagaho azacika intege, amaguru wagendeshaga azahetama, amenyo wari usigaranye azananirwa gukanjakanja, naho amaso warebeshaga ahume. Icyo gihe amatwi yawe azaba atacyumva, ijwi ryawe rizaba rititimira, mu bunyoni uzabura ibitotsi, ntuzaba ucyumva indirimbo. Ubwo ntuzaba ukizamuka umusozi, kugenda bizagutera ubwoba, imisatsi yawe izahinduka imvi umere nk'igiti kirabije, uzajya ugenda ukururuka, nta kintu kizongera kukuryohera. Koko rero uzigira mu buruhukiro bw'iteka, abakuririra bazakwira mu mayira. Ubwo ubuzima buzamera nk'akagozi k'ifeza gacitse cyangwa nk'urwabya rw'izahabu rumenetse, buzamera nk'ikibindi kimenekeye ku iriba cyangwa nk'igurudumu ishaje iguye mu iriba. Bityo uzasubira ube umukungugu, kandi umwuka w'ubugingo uzasubira ku Mana yawutanze. Umunyabwenge aravuga ati: “Ibintu ni ubusa. Koko ni ubusa busa.” Ikindi kandi, Umubwiriza yari n'umunyabwenge, ntiyahwemye gutoza abantu ubumenyi. Yarashishoje arasesengura, anonosora imigani myinshi. Umubwiriza yihatiye gushaka amagambo aboneye, bityo yandika inyandiko itagira amakemwa igizwe n'amagambo y'ukuri. Amagambo y'abanyabwenge acengera nk'urubori, n'amagambo y'abayobozi b'amakoraniro ameze nk'imisumari ishimangiye cyane. Ibyo byose bitangwa n'Umushumba umwe rukumbi. Mwana wanjye, ntuzagire icyo wiyongereraho. Umenye ko kwandika ibitabo byinshi bitajya birangira, kandi ko no kwiga cyane binaniza umubiri. Nguyu umwanzuro w'ibyavuzwe byose kandi byarumviswe: ujye wubaha Imana kandi ukurikize amabwiriza, iyo ni yo nshingano ya buri muntu. Koko rero Imana izacira abantu imanza ikurikije ibyo bakoze, byaba ibihishwe, byaba ibyiza cyangwa ibibi. Indirimbo ihebuje yahimbwe na Salomo. Nsoma wongere unsome! Urukundo rwawe runezeza kurusha divayi. Impumuro yawe na yo iranezeza. Uri umubavu ufite impumuro itamye, ni yo mpamvu abakobwa bagukunda. Mfata ukuboko unyijyanire twihute, ba umwami wanjye unyinjize mu cyumba cyawe, twishimane tunezerwe twembi, duhimbaze urukundo rwawe kurusha divayi. Koko rero abakobwa baragukunda. Bakobwa b'i Yeruzalemu, ndi mwiza ndi imibiri yombi, ndi mwiza nk'amahema y'i Kedari, ndi mwiza nk'inyegamo z'ingoro ya Salomo. Ntimutangazwe n'uko ndi imibiri yombi, izuba ryarambabuye. Basaza banjye barandakariye, bantegetse kurinda imizabibu yabo, nyamara n'iyanjye sinayirinze. Yewe uwo nikundira, mbwira aho uragira intama zawe, mbwira aho uzibyagiza ku manywa? Hambwire ntava aho mbwerabwera, hambwire ntabwerabwera hafi y'imikumbi ya bagenzi bawe. Niba utabizi uri igitego mu bagore, sohoka ukurikire umukumbi wawe, sohoka uragire abana b'ihene, ubaragire hafi y'ibiraro by'abashumba. Mukunzi wanjye, umeze nk'ifarasi y'inyamibwa, umeze nk'ifarasi ikurura igare ry'Umwami wa Misiri. Imisaya yawe ni ihogoza, itamirije imitako ihebuje, ijosi ryawe ritamirije inigi z'agaciro. Tuzagukoreshereza inigi z'izahabu, tuzazitakamo ifeza. Iyo umwami wanjye ari ku meza, iyo ari ku meza impumuro y'amarashi yanjye itāma hose. Umukunzi wanjye ni nk'agapfunyika k'umubavu, ari hagati y'amabere yanjye. Umukunzi wanjye ni nk'agashandiko k'indabyo, ni nk'indabyo zirabiriza mu mizabibu ya Enigedi. Koko uri mwiza mukundwa wanjye, uri mwiza! Amaso yawe arabengerana nk'ay'inyana. Koko uri mwiza mukunzi wanjye, uteye ubwuzu! Uburiri bwacu ni nk'utwatsi dutohagiye. Inkingi z'inzu yacu ni amasederi, imishoro yayo ni imizonobari. Ndi akarabyo k'amarebe y'i Saroni, ndi akarabyo k'amalisi yo mu bibaya. Uko indabyo z'amalisi zimeze hagati y'amahwa, ni ko umukundwa wanjye ameze mu bandi bakobwa. Uko igiti cy'ipera kiri hagati mu ishyamba, ni ko umukunzi wanjye ameze mu bandi basore. Nezezwa no kwiyicarira mu gacucu ke, akabuto ke karandyohera. Yanyinjije mu nzu y'ibirori, ansesekazaho urukundo. Nimumpembuze agatsima k'imizabibu, nimundamize imbuto z'ipera, dore nzonzwe n'urukundo. Ukuboko kwe kw'ibumoso kuranseguye, ukw'iburyo kurampfumbase! Bakobwa b'i Yeruzalemu, ndabinginze, mbarahije amasha n'amasirabo y'agasozi, muramenye ntimukangure urukundo rwanye, ntimurukangure rutarabishaka. Ndumva ijwi ry'umukunzi wanjye, nguriya araje. Aje akimbagira mu mpinga z'imisozi, aje asimbuka udusozi. Umukunzi wanjye ameze nk'isha cyangwa ishashi y'impara. Nguyu ahagaze inyuma y'inzu, ararungurukira mu tuyunguruzo tw'idirishya. Umukunzi wanjye arambwira ati: Mukundwa wanjye haguruka, mukundwa wanjye, ngwino tugende. Dore igihe cy'imbeho kirarangiye, itumba rirashize. Mu gihugu hose indabyo zirarabije, igihe cy'ibyishimo kirageze, amajwi y'inyoni arumvikana mu gihugu cyacu. Imitini itangiye kwera imbuto, imizabibu yazanye indabyo zihumura neza. Mukundwa wanjye haguruka, Mukundwa wanjye, ngwino tugende. Kanuma kanjye kibera mu myobo yo mu bitare, kanuma kibera mu bwihisho bwo mu mikokwe, nyereka mu maso hawe, niyumvire akajwi kawe. Koko ijwi ryawe rinogeye ugutwi, uburanga bwawe buteye ubwuzu. Nimufate iyo mihari, nimufate ibyo bibwana by'imihari, koko birangiza imizabibu yacu ifite uruyange. Umukunzi wanjye ni uwanjye, nanjye nkaba uwe, aragira umukumbi we mu malisi. Mu mafu ya nimugoroba ibicu birembera, mukunzi wanjye wagarutse, wagarutse usimbuka utununga duteganye, waje nk'isha cyangwa ishashi y'impara. Ijoro ryose narose umukunzi wanjye, namushakashatse nyamara sinamubona. Nabyutse nzenguruka umujyi, nazengurutse imihanda n'ahantu hose, nashakashatse umukunzi wanjye, namushakashatse nyamara sinamubona. Nahuye n'abarinzi b'umujyi, nahuye na bo bazenguruka umujyi ndababaza nti: “Mbese mwabonye umukunzi wanjye?” Tukimara gutandukana namubonye, namufashe sinamurekura mujyana mu rugo iwacu, namwinjije mu nzu y'uwanyibarutse. Bakobwa b'i Yeruzalemu, ndabinginze, mbarahiye amasha n'amasirabo yo mu gasozi, muramenye ntimukangure urukundo rwanjye, ntimurukangure rutarabishaka. Uriya ni nde uje aturutse mu butayu, ni nde uje atumura umukungugu? Yatamye umubavu n'amarashi bigurishwa n'abacuruzi. Ni Umwami Salomo uje ahetswe mu ngobyi ye, ashagawe n'intwari mirongo itandatu, intwari zarobanuwe muri Isiraheli. Bose bafite inkota bamenyereye urugamba, bazambaye ku itako biteguye igitero cya nijoro. Umwami Salomo yikoreshereje intebe ya cyami, yayikoresheje mu mbaho zo muri Libani. Inkingi zayo zari zikozwe mu ifeza, urwegamiro rwari rukozwe mu izahabu, urwicariro rwari rufunitswe n'ibitambaro by'umuhemba, abakobwa b'i Yeruzalemu bayitakanye urukundo. Bakobwa b'i Siyoni, nimusohoke, nimuze murebe Umwami Salomo, atamirije ikamba yambitswe na nyina ku munsi w'ubukwe, ni umunsi yasābwe n'ibyishimo. Koko uri mwiza, mukundwa wanjye uri mwiza! Amaso yawe arabengerana nk'ay'inyana mu gatimba wambaye, imisatsi yawe irirabura nk'umukumbi w'ihene, ni nk'umukumbi w'ihene zimanuka umusozi wa Gileyadi. Amenyo yawe arera de, arera nk'ubwoya bw'intama zikemuwe kandi zisukuwe, buri ryinyo riteganye n'iryaryo, nta na rimwe ribuzemo. Iminwa yawe isa nk'umwenda w'umuhemba, iteye ubwuzu. Imisaya yawe irabengerana mu gatimba wambaye, iteye ubwuzu nk'urubuto rw'umukomamanga. Ijosi ryawe rishinguye nk'umunara wa Dawidi, umunara wubakiwe kubikwamo intwaro, umanitswemo ingabo igihumbi z'abantu b'intwari. Amabere yawe ameze nk'isha ebyiri, ameze nk'isha ebyiri z'impanga zirisha mu malisi. Mu mafu y'ikigoroba ibicu birembera, ndigira ku musozi utamye imibavu n'amarashi. Koko uri mwiza mukundwa wanjye, uri mwiza ntugira inenge. Ngwino mukundwa wanjye, ngwino tuve mu bisi bya Libani, ngwino tumanuke mu mpinga ya Amana, ngwino tuve mu mpinga ya Seniri n'iya Herimoni, tuve mu masenga y'intare n'ingwe. Mukundwa wanjye, mushiki wanjye wantwaye umutima, wantwaye umutima kubera indoro yawe, wantwaye umutima kubera akanigi kawe. Mukundwa wanjye, mushiki wanjye, urukundo rwawe rwarantwaye, runezeza kuruta divayi, amarashi wisīga ampumurira kuruta imibavu yose. Mukundwa wanjye, iminwa yawe iryohera nk'ubuki, ururimi rwawe ruryohera nk'amata n'ubuki, impumuro y'imyenda yawe ni nk'iy'ibiti bya Libani. Mukundwa wanjye, mushiki wanjye, uri nk'ubusitani bw'umwihariko, uri nk'isōko itigeze ivomwaho. Uri nk'ubusitani bw'ibiti by'imikomamanga, ibiti byera imbuto z'agahebuzo, ibiti bibyara imibavu y'amoko yose. Ibyo biti ni narada na karukuma, ni kāne na mudarasini n'uduti twose tw'icyome, ni ishangi n'umusagavu n'ibiti byera imibavu yose iruta iyindi. Uri nk'isōko yo mu busitani, uri nk'iriba ritemba amazi, uri nk'umugezi uva mu bisi bya Libani. Miyaga y'epfo n'iya ruguru nimubyuke, nimuze muhuhere mu busitani bwanjye imibavu yabwo itame. Bityo umukunzi wanjye naze mu busitani bwanjye, naze yirire imbuto ziryoshye. Mushiki wanjye, mukundwa, nje mu busitani bwanjye, nje gushaka imibavu n'amarashi, ndarirayo ikinyagu cy'ubuki bwanjye, ndanywerayo divayi n'amata byanjye. Ncuti zanjye nimurye, nimunywe kandi musābwe n'urukundo. Nari nsinziriye imbonamwuko, numvise umukunzi wanjye akomanga. Nkingurira mushiki wanjye, mukundwa, nkingurira kanuma kanjye, hogoza ryanjye. Umutwe wanjye watonzeho ikime, umusatsi wanjye watohejwe n'ubukonje bwa nijoro. Ko nari maze kwiyambura, nongere nambare? Ko nari maze koga ibirenge, nongere niyanduze? Dore umukunzi wanjye yinjije ukuboko mu rugi, bityo umutima wanjye uradihagura. Nabyutse ngo nkingurire umukunzi wanjye, ibiganza byanjye byuzura umubavu, intoki zanjye zitonyanga amarashi, amarashi anyereza icyuma gikingura urugi. Nakinguriye umukunzi wanjye, namukinguriye nsanga yigendeye, namwomye inyuma ndamushakashaka sinamubona, namuhamagaye nyamara ntiyanyitabye. Nahuye n'abarinzi barara irondo mu mujyi, bankubise barankomeretsa, abo barinzi b'inkuta z'umujyi, banyambuye umwitero wanjye. Ndabinginze bakobwa b'i Yeruzalemu, nimuhura n'umukunzi wanjye mumubwire, mumubwire ko urukundo rwanzonze. Mukundwa kurusha abandi bagore, umukunzi wawe arusha iki abandi? Ni iki rwose umukunzi wawe arusha abandi? Ni iki gituma utwinginga utyo? Umukunzi wanjye ni mwiza bihebuje, ni igitego mu bantu ibihumbi. Umutwe we ni nk'izahabu inoze, umusatsi we urabinditse, urirabura cyane. Amaso ye arabengerana nk'ay'inyana, ni nk'ay'inyana zonse amata zigashisha. Imisaya ye ni nk'ubusitani butamye imibavu, iminwa ye ni nk'amalisi atohejwe n'amarashi. Amaboko ye arimbishijwe ibikomo by'izahabu, arimbishijwe n'izahabu ivanze n'andi mabuye y'agaciro, umubiri we ni nk'ihembe ry'inzovu, utatseho ibuye rya safiri. Amaguru ye ni nk'inkingi za marumari, nk'inkingi zishinzwe ku mfatiro z'izahabu inoze, igihagararo cye ni nk'imisozi ya Libani, ni muremure nk'amasederi yaho. Bakobwa b'i Yeruzalemu, umunwa we uryoheye kuwusoma, igihagararo cye gifite igikundiro, uwo ni we mukunzi wanjye n'incuti yanjye. Mukundwa kurusha abandi bagore, umukunzi wawe yagiye he? Umukunzi wawe yaba yagannye he? Reka tugufashe kumushaka. Umukunzi wanjye yagiye mu busitani bwe, yagiye mu turima tw'imbuto zihumura, yagiye kuragirayo intama ze, yagiye guca indabyo z'amalisi. Umukunzi ni uwanjye, nanjye nkaba uwe, aragira intama ze mu ndabyo z'amalisi. Uri mwiza mukundwa wanjye, uri mwiza nk'umurwa wa Tirusa, uteye ubwuzu nka Yeruzalemu, ufite igitinyiro nk'icy'ingabo zishinze ibirindiro. Windeba kuko indoro yawe intwara umutima, imisatsi yawe iratendera, imeze nk'umukumbi w'ihene zimanuka umusozi wa Gileyadi. Amenyo yawe arera de, yera nk'ubwoya bw'intama zikemuwe kandi zisukuwe, buri ryinyo riteganye n'iryaryo, nta na rimwe ribuzemo. Imisaya yawe irabengerana mu gatimba, iteye ubwuzu nk'urubuto rw'umukomamanga. Umwami ashobora kugira abamikazi mirongo itandatu, ashobora kugira inshoreke mirongo inani, ashobora kugira n'inkumi nyinshi. Nyamara umukundwa wanjye ni umwe gusa, mukunda nk'akanuma kanjye, nyina yamubyaye ari umwe aramutonesha. Abagore bose baramusingiza abamikazi n'inshoreke baramurata bati: Uriya ni nde usa n'umuseke weya? Ni mwiza nk'ukwezi, arabengerana nk'izuba rirashe. Koko afite igitinyiro nk'icy'ingabo zishinze ibirindiro. Namanutse mu busitani bw'ibiti byera imbuto, nagiye mu kibaya kureba ibiti byashibutse, nagiye kureba imizabibu n'imikomamanga yarabije. Sinkimenya uwo ndi we, umukunzi wanjye yaranyigaruriye, bityo niyumva nk'ugendera mu igare ry'intambara. Garuka wa Mushulamikazi we, garuka tukwitegereze. Ni kuki mwitegereza Umushulamikazi, mumwitegereza nk'aho abyina umudiho wa babiri? Yewe mukobwa wuje ubupfura, ingendo yawe irashimishije, ikimero cyawe ni nk'urunigi rwakozwe n'umuhanga. Umukondo wawe umeze nk'urukebano ruhorana divayi, inda yawe ni nk'akarundo k'ingano gakikijwe n'amalisi. Amabere yawe yombi ameze nk'isha ebyiri, ameze nk'isha ebyiri z'impanga zirisha mu malisi. Ijosi ryawe riteye nk'umunara wubakishijwe amahembe y'inzovu, amaso yawe arabengerana nk'amazi y'ibizenga by'i Heshiboni, ni nk'ibizenga biri ku irembo ry'uwo mujyi mugari. Izuru ryawe rimeze nk'umunara wo muri Libani, ni nk'umunara bagenzuriramo ibituruka i Damasi. Umutwe wawe wemye nk'umusozi wa Karumeli, imisatsi yawe iboshye isa n'umuhemba, umwami yatwawe umutima n'ukuntu iboshye. Uri mwiza uteye ubwuzu, mukundwa wanjye uri umwāri unejeje. Uhagaze wemye nk'umukindo, amabere yawe ateye nk'imbuto zawo. Naribwiye nti: “Nzurira umukindo, nzawurira nsingire imbuto zawo.” Amabere yawe ateye nk'iseri ry'umuzabibu, umwuka wawe umpumurira nk'amapera, Imvugo yawe ni nka divayi nziza! Koko ni nka divayi nziza yagenewe umukunzi wanjye, ni nka divayi itemba ku minwa y'abahwekereye. Niyeguriye umukunzi wanjye, umukunzi wanjye ampozaho umutima. Iyizire mukunzi wanjye twigire mu mirima, iri joro turare mu misozi. Mu rukerera tuzindukire mu mizabibu, turebe ko yapfunditse cyangwa ko yazanye uruyange, turebe ko n'imikomamanga yarabije, aho ni ho nzakwerekera urukundo rwanjye. Impumuro y'imbuto zitanga ibyara yatamye, ku marembo yacu hari imbuto ziryohereye z'amoko yose, ni zo naguteganyirije, mukunzi wanjye. Icyampa ukaba musaza wanjye, ukaba musaza wanjye twonse ibere rimwe, duhuye nagusoma ntihagire ubingayira. Bityo nakujyana mu rugo iwacu, nakuzimanira divayi iryoshye, naguha n'umutobe w'imikomamanga. Umukunzi wanjye anseguje ukuboko kw'imoso, ampfumbatishije ukw'indyo. Bakobwa b'i Yeruzalemu ndabinginze, muramenye ntimukangure urukundo rwanjye, ntimurukangure rutarabishaka. Uriya ni nde uturutse mu butayu? Uriya ni nde ufatanye urunana n'umukunzi we? Nagukanguye uryamye munsi y'igiti cy'ipera, wari ha handi nyoko yagusamiye, aho nyoko yakubyariye. Nshyira ku mutima mbe nk'ikashe, mbe nk'ikashe ku kuboko kwawe. Koko imbaraga z'urukundo ni nk'iz'urupfu, umutima ukunda na wo ugira imbaraga nk'iz'urupfu. Urukundo rugurumana nk'umuriro, runyaruka nk'umurabyo. Amazi magari ntashobora kuzimya urukundo, inzuzi ntizishobora kururengaho. Nubwo umuntu yatanga ibye byose ngo arugure, nta gushidikanya byamuviramo umugayo. Dufite mushiki wacu muto, ntarapfundura amabere. Tuzabigenza dute nibaza kumurambagiza? Niba akomeye ku buziranenge bwe tuzabushimangira, niba ari indangare tuzamurinda nk'uhindira amarembo. Jyewe nkomeye ku busugi bwanjye, amabere yanjye ahagaze neza, iyo umukunzi wanjye ambonye aranezerwa. Salomo yari afite umuzabibu i Bāli-Hamoni, yawukodesheje n'abarinzi, buri wese uko asaruye yatangaga ibikoroto by'ifeza igihumbi. Jyewe umuzabibu wanjye nywukomeyeho, wowe Salomo gumana ibikoroto byawe igihumbi by'ifeza, buri murinzi wese w'imbuto ajyane ifeza magana abiri. Mukundwa wanjye uri mu busitani, bagenzi banjye bategereje kumva ijwi ryawe, nanjye nkeneye kumva akajwi kawe. Banguka mukunzi wanjye, nyaruka nk'isha cyangwa nk'ishashi y'impara, unyaruke ujye ku misozi itamye imibavu n'amarashi! Ibi ni ibyo Ezayi mwene Amotsi yeretswe byerekeye u Buyuda na Yeruzalemu. Yabyeretswe ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya, abami b'u Buyuda. Yemwe abo mu ijuru, nimutege amatwi. Namwe abo ku isi, nimwumve. Uhoraho aravuze ati: “Nareze abana ndabakuza, nyamara bo barangomeye. Inka imenya nyirayo, indogobe na yo imenya uyigaburira. Nyamara Abisiraheli nta cyo bashaka kumenya, abantu banjye nta cyo bumva.” Muragowe, mwa bwoko bw'abanyabyaha mwe, muragowe bwoko bwasāzwe n'ibicumuro, muragowe nyoko y'abagizi ba nabi, muragowe bana b'abanyangeso mbi! Muragowe kuko mwimūye Uhoraho, mwasuzuguye Umuziranenge wa Isiraheli, mwamuteye umugongo. Mwanangiriye mu bwigomeke, mbese muragira ngo abahane ate? Umutwe wanyu wuzuye ibisebe, umutima wose urarwaye. Kuva ku ino kugera ku mutwe nta hazima mugifite. Hose ni ibikomere n'inguma n'ibisebe byasamye, nta muntu ubyoza cyangwa ngo abipfuke, nta muntu ubyomoza amavuta. Igihugu cyanyu ni ikidaturwa, imijyi yanyu ni umuyonga. Abanyamahanga bararya imyaka yanyu murebēra, ibintu byose barabitsembye. Yeruzalemu yonyine ni yo yacitse ku icumu, imeze nk'akazu kubatse mu mizabibu, imeze nk'akaruri kubatse mu murima w'inzuzi, imeze nk'umujyi wagoswe n'abanzi. Iyo Uhoraho Nyiringabo ataturokora, tuba twararimbutse nk'umujyi wa Sodoma, tuba twararimbutse nk'umujyi wa Gomora. Batware b'i Sodoma, nimwumve ijambo ry'Uhoraho, bantu b'i Gomora, nimutege amatwi Amategeko y'Imana yacu. Ibitambo byanyu byinshi bimariye iki? Ndambiwe ibitambo bikongorwa n'umuriro by'amasekurume y'intama, ndambiwe n'urugimbu rw'inyana, nzinutswe amaraso y'ibimasa n'ay'intama n'ay'ihene. Mbese iyo muje kunshengerera, ni nde uba yabahamagaye? Ni nde uba yabasabye kuza kundibatira urugo? Nimurekere aho gukomeza kunzanira amaturo atagira umumaro, imibavu munyosereza intera ishozi. Sinkihanganira iminsi mikuru yo mu mboneko z'ukwezi n'amasabato, sinkihanganira amateraniro yanyu yo gusenga. Nanga iminsi mikuru yanyu y'imboneko z'ukwezi, nanga n'ibindi birori byanyu, iyo mihango imbereye umutwaro ndayirambiwe. Iyo murambuye amaboko musenga mbima amaso, amasengesho yanyu y'urudaca sinyumva, sinyumva kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso. Nimwiyuhagire mwisukure, nimumvane imbere ibikorwa byanyu bibi, nimureke gukora nabi. Nimwige gukora ibyiza muharanire ubutabera, nimurenganure urengana, nimurenganure impfubyi n'umupfakazi. Uhoraho aravuze ati: “Nimuze, nimuze twumvikane. Ibicumuro byanyu bitukura nk'indubaruba, nyamara muzera nk'inyange. Naho byaba bitukura cyane muzera de. Nimunyumvira, igihugu cyanyu kizarumbuka muhāge. Nyamara nimwinangira mugakomeza kwigomeka, muzicishwa inkota.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Ni buryo ki umurwa wari indahemuka wahindutse indaya? Umurwa warangwaga n'ubutabera n'ubutungane, nyamara usigaye wuzuye abicanyi. Ifeza yawe yahindutse umwanda, divayi yawe nziza yahindutse amaganura. Abatware bawe ni ibyigomeke n'ibyitso by'abajura, bose bakunda impano bakararikira ruswa, ntibarenganura impfubyi, ntibita ku bapfakazi. Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho Nyiringabo, nyir'ububasha wa Isiraheli avuze ati: “Ngiye kwihimura abandwanya, ngiye guhōra abanzi banjye. Yeruzalemu we, hari icyo ngiye kugukoraho: ngiye kuguhumanura nk'ushongesha ubutare, nzagusukura nkumareho imyanda yawe yose. Abacamanza bawe nzabaha umuco nk'uw'abo hambere, abajyanama bawe nzabaha umuco nk'uw'aba kera. Bityo uzitwa Umujyi w'ubutungane n'Umurwa udahemuka. Siyoni izarokorwa n'uko abayituye babaye intabera, abaturage bayo nibihana bazarokorwa n'ubutungane. Nyamara ibyigomeke n'abanyabyaha bose bazarimbuka, abimūye Uhoraho na bo bazarimbuka. Koko muzakozwa isoni kubera ibiti mwagize imana zanyu, muzakozwa isoni kubera imirima mwasengeragamo ibigirwamana.” Muzamera nk'ibibabi by'ibiti birabije, muzamera nk'imirima itagira amazi. Umuntu w'umunyamaboko azahinduka ubusa, ibikorwa bye bizayoyoka nk'ibishashi by'umuriro, byombi bizakongokera rimwe habure ubizimya. Ibi ni ibyo Ezayi mwene Amotsi yeretswe byerekeye u Buyuda na Yeruzalemu. Mu gihe kizaza, umusozi wubatseho Ingoro y'Uhoraho uzakomera cyane, uzamamara kuruta indi misozi yose, abanyamahanga bose bazawugana. Abantu benshi bazawugana bavuga bati: “Nimucyo tuzamuke umusozi w'Uhoraho, tujye mu Ngoro y'Imana ya Yakobo. Izatumenyesha imigenzereze idushakaho, natwe tuzayikurikiza.” Koko i Siyoni ni ho tuzayigishirizwa, i Yeruzalemu ni ho Ijambo ry'Uhoraho ritangarizwa. Uhoraho azakemura imanza hagati y'amahanga, azakiranura impaka hagati y'amoko menshi. Abantu bazacura inkota zabo mo amasuka, amacumu yabo bazayacuramo impabuzo. Nta gihugu kizongera gutera ikindi, nta bantu bazongera kwitoza intambara. Mwa bakomoka kuri Yakobo mwe, nimuze tugende! Nimuze tugende tumurikiwe n'Uhoraho. Uhoraho, waretse ubwoko bwawe ari bo abakomoka kuri Yakobo. Koko rero igihugu cyuzuyemo imihango y'ab'iburasirazuba, abantu bawe bigāna imihango y'Abafilisiti, bivanga n'abanyamahanga. Igihugu cyabo cyuzuye izahabu n'ifeza, bityo ubukungu bwabo ntibubarika, igihugu cyabo cyuzuyemo amafarasi n'amagare y'intambara bitabarika. Igihugu cyabo cyuzuyemo ibigirwamana, bityo bapfukamira ibigirwamana bakoze. Ni yo mpamvu abantu bose bazakorwa n'isoni, abantu bazacishwa bugufi, Uhoraho, ntuzabababarire. Nimwihishe mu masenga yo mu bitare, nimwihishe mu myobo, nimuhunge umujinya w'Uhoraho, nimuhunge ububasha bwe n'ikuzo rye. Umunyagasuzuguro wese azakozwa isoni, abirasi bazacishwa bugufi, uwo munsi ikuzo rizahabwa Uhoraho wenyine. Uhoraho Nyiringabo yashyizeho umunsi, yashyizeho umunsi wo gucira imanza abirasi n'abibone, abishyira hejuru bazacishwa bugufi. Azatsemba amasederi yose y'inganzamarumbu yo muri Libani, azatsemba ibiti by'imishishi byo muri Bashani. Azacisha bugufi imisozi miremire yose, azacisha bugufi udusozi twose dutumburutse. Azacisha bugufi iminara miremire yose, azacisha bugufi n'inkuta zose z'ibigo ntamenwa. Azazika amato yose ajya mu bihugu bya kure, azazika amato yose y'agaciro. Umunyagasuzuguro wese azakorwa n'isoni, abirasi bazacishwa bugufi, uwo munsi ikuzo rizahabwa Uhoraho wenyine. Ibigirwamana byose bizashiraho. Abantu bazihisha mu masenga yo mu bitare, bazihisha mu myobo bahunga uburakari bw'Uhoraho, bazahunga ububasha bwe n'ikuzo rye, bazamwihisha ubwo azaba aje kurimbura isi. Uwo munsi ibigirwamana by'izahabu n'ifeza bakoreye kuramya, bazabijugunyira imbeba n'uducurama. Bazihisha mu masenga yo mu bitare bahunga uburakari bw'Uhoraho n'ububasha bwe n'ikuzo rye, ubwo azaba aje atera isi ubwoba. Nimureke kwiringira umuntu, umuntu buntu ugizwe n'umwuka wo mu mazuru. Ese umuntu yakumarira iki? Nyagasani Uhoraho Nyiringabo azimana ibyokurya n'amazi, azabyima abo mu Buyuda n'ab'i Yeruzalemu, azabima ibyo bari bishingikirijeho byose. Azabima abantu b'intwari n'abajya ku rugamba, azabima abacamanza n'abahanuzi, ntazabemerera kugira ababaragurira n'abakuru b'imiryango. Azabima abagaba b'ingabo n'abanyacyubahiro, ntazabemerera kugira abajyanama n'abanyabukorikori n'abapfumu. Azabaha abasore babategeke, koko abana bato ni bo bazabayobora. Abantu bazagirirana nabi, buri muntu azakandamiza mugenzi we. Abasore bazarwanya abasaza, rubanda rugufi ruzasuzugura abanyacyubahiro. Umuntu azasingira umuvandimwe bavukana amubwire ati: “Ufite igishura ngaho tuyobore, uzategeka aya matongo!” Nyamara aziyamira ati: “Nta cyo nshobora kubamarira, iwanjye nta byokurya n'imyambaro bihari, bityo ntimushobora kungira umuyobozi wa rubanda.” Yeruzalemu irarimbutse, u Buyuda buraguye, imvugo n'ibikorwa byabo birwanya Uhoraho, ikuzo rye baritesha agaciro. Indoro yabo irabashinja, bakora ibyaha ku mugaragaro nk'Abanyasodoma, baragowe kubera amakuba bikururira. Nimubivuge: intungane zizagubwa neza, koko rero, zizanezezwa n'ibikorwa byazo. Inkozi z'ibibi ziragowe kubera akaga zirimo, zizahanwa hakurikijwe ibikorwa byazo. Uhoraho aravuga ati: “Urubyiruko rukandamije ubwoko bwanjye, dore abagore ni bo babutegeka. Ababayobora ni bo babayobya, ni bo batuma muteshuka inzira.” Uhoraho yiteguye guca imanza, yiteguye gucira abantu imanza. Uhoraho aracira imanza abakuru b'imiryango, aracira imanza abayobozi b'ubwoko bwe, ni mwe mwononnye imizabibu yanjye, ubutunzi mwambuye abakene buri mu mazu yanyu. Nyagasani Uhoraho Nyiringabo arabaza ati: “Kuki mukandamiza ubwoko bwanjye? Kuki muhonyora abakene?” Uhoraho aravuga ati: “Abagore b'i Siyoni ni abirasi, bagenda bagamitse amajosi bateretse n'amaso, bagendera ikimero bacinya amayugi bambaye ku maguru. Jyewe Nyagasani Uhoraho nzateza ibisebe imitwe yabo, nzabamōra imitwe ihinduke impara.” Uwo munsi Nyagasani azabambura imirimbo yabo yose: amayugi n'ibirezi n'inigi, amaherena n'ibitare n'ibitambaro byo mu mutwe, imitamirizo n'imikufi n'imikandara, amacupa y'imibavu n'impigi, impeta zo ku ntoki n'izo ku mazuru, amakanzu y'iminsi mikuru n'imyitero, ibishura n'amasakoshi, imyenda ibengerana n'amashati y'imyeru, ibitambaro byo mu mutwe n'ibishōra. Impumuro nziza y'imibavu izasimburwa n'umunuko, imikandara izasimburwa n'imishumi, imisatsi iboshye izasimburwa n'uruhara, imyambaro y'umurimbo izasimburwa n'igaragaza akababaro. Koko rero uburanga buzasimburwa n'ubusembwa. Ingabo zawe zizatsembwa n'inkota, intwari zawe zizagwa ku rugamba. Abatuye i Siyoni bazarira bacure umuborogo, bazamera nk'umugore wicaye mu mukungugu yabuze byose. Icyo gihe abagore barindwi bazihambira ku mugabo umwe bamubwire bati: “Ibyokurya n'imyambaro tuzabyishakira, twemerere gusa tukwitirirwe bityo udukure mu isoni!” Icyo gihe Uhoraho azameza umushibu uzaba ubwiza n'icyubahiro, n'imyaka izera mu gihugu izaba ishema n'ikuzo by'abarokotse bo muri Isiraheli. Nuko rero abazaba basigaye i Siyoni, ari bo bazaba barokotse i Yeruzalemu bazitwa “abeguriwe Uhoraho”, bose bazandikwa kugira ngo babe i Yeruzalemu. Nyagasani namara guhumanura abantu b'i Siyoni akoresheje urubanza n'umuriro utwika, agahanagura amaraso yamenwe muri Yeruzalemu, ahantu hose ku musozi wa Siyoni no ku makoraniro yaho, azahatwikiriza igicu cy'umwotsi ku manywa, n'ibishashi by'umuriro nijoro. Ubwo ikuzo ry'Uhoraho rizatwikira umujyi wose, ku manywa rizakingira abantu ubushyuhe, ribe ubwugamo mu mvura y'umugaru. Reka ndirimbire uwo nkunda indirimbo y'imizabibu ye. Uwo nkunda yari afite imizabibu, yatewe ku gasozi karumbuka. Uwo nkunda yahinze umurima awukuramo amabuye, yawuteyemo imizabibu y'indobanure, yubatsemo umunara w'abarinzi, yacukuyemo n'urwengero. Iyo mizabibu yari ayitegerejeho imbuto nziza, nyamara yera imbuto mbi. None rero baturage b'i Yeruzalemu n'ab'i Buyuda, ngaho nimunkiranure n'imizabibu yanjye. Icyo nari nkwiye gukorera imizabibu yanjye ntakoze ni iki? Nari nizeye gusarura imbuto nziza, ni kuki yezeho ibihuhwe? Reka mbabwire ibyo ngiye gukorera imizabibu yanjye: ngiye gusenya uruzitiro ruyikikije, maze amatungo aze ayone. Nzasenya urukuta ruyizitiye, abahisi n'abagenzi bazayiribata. Nzayireka yangirike, ntizicirwa cyangwa ngo ihingirwe, izameramo imifatangwe n'andi mahwa. Nzabuza ibicu kureta ngo biyigusheho imvura. Umurima w'imizabibu w'Uhoraho Nyiringabo ni Abisiraheli, ubwo busitani yakundaga ni abaturage b'u Buyuda. Yari abategerejeho ubutabera, nyamara babaye abicanyi, yari abategerejeho ubutungane, nyamara bateje umuborogo ahantu hose. Bazabona ishyano abagereka amazu ku yandi, bazabona ishyano abirundaho amasambu, bazabona ishyano abikubira ahantu hose igihugu bakagitura bonyine. Numvise Uhoraho Nyiringabo arahira ati: “Koko rero aya mazu yose manini azasenyuka, aya mazu meza cyane ntazagira abayaturamo. Hegitari icumi z'imizabibu zizavamo gusa litiro mirongo itanu za divayi, ibiro ijana by'imbuto zibibwe zizēra ibiro icumi gusa.” Bazabona ishyano abazinduka biruka ku nzoga, bazabona ishyano abageza mu gicuku bakinywa divayi. Banywa bacuranga inanga nyamuduri n'inanga y'indoha, banywa bavuza n'ingoma n'imyirongi, nyamara ntibita ku byo Uhoraho akora, ibyo akora ntibabibona. Dore ubwoko bwanjye bugiye kujyanwa ho iminyago, bugiye kujyanwa kubera ko butashishoje, intwari zo muri bo zizicwa n'inzara, naho rubanda ruzicwa n'inyota. Ikuzimu harasamye cyane, koko harasāmye bikabije, urwasaya rwaho ntirugira urugero. Abanyacyubahiro na rubanda bazakugwamo, bazashiriramo bakibereye mu birori. Abantu bose bazacishwa bugufi bakorwe n'isoni, abarebana ubwirasi bazakorwa n'ikimwaro. Uhoraho Nyiringabo azubahirizwa kubera ubutabera bwe, Imana izagaragaza ko ari inziranenge, bizagaragazwa n'ubutungane bwayo. Intama zizarisha nk'iziri mu rwuri rwazo, abanyamahanga bazarya ibyo mu matongo y'abakire. Bazabona ishyano abikururiraho ibicumuro, bikururiraho ibyaha nk'abakurura itungo ku kiziriko. Koko rero hari abavuga bati: “Uhoraho natebuke yihutishe ibikorwa bye tubibone, Umuziranenge wa Isiraheli nasohoze umugambi we tuwumenye.” Bazabona ishyano abafata ikibi nk'icyiza, bazabona ishyano abafata icyiza nk'ikibi. Bazabona ishyano abakunda umwijima bakanga umucyo, bazabona ishyano abanga umucyo bagakunda umwijima. Bazabona ishyano abafata ikibishye nk'ikiryohera, bazabona ishyano abafata ikiryohera nk'ikibishye. Bazabona ishyano abiyita abanyabwenge, bazabona ishyano abibwira ko ari abahanga. Bazabona ishyano abahanga bo kunywa divayi, bazabona ishyano abavanga inzoga zikaze. Barya ruswa bakarengera inkozi z'ibibi, intungane bazima uburenganzira bwazo. Nk'uko umuriro utwika ibyatsi byumye, nk'uko ikirimi cy'umuriro gitwika ibikenyeri, ni ko na bo bazabora nk'igiti gihereye mu mizi, urubyaro rwabo ruzatumuka nk'umukungugu. Koko rero basuzuguye Amategeko y'Uhoraho Nyiringabo, bahinyuye Ijambo ry'Umuziranenge wa Isiraheli. Bityo Uhoraho arakariye cyane ubwoko bwe, ahagurukiye kubahana. Imisozi irahinda umushyitsi, imirambo yabo ni nk'imyanda iri mu mayira, nyamara nubwo bimeze bityo, uburakari bwe ntibucogora, yiyemeje kubahana. Uhoraho ahamagaje ingabo z'amahanga ya kure, azitabaje ziva ku mpera z'isi, dore ngabo baje bihuta cyane. Nta n'umwe muri zo unanirwa ngo acike intege, nta n'umwe muri zo uhondobera ngo asinzire, imikandara yabo ntiyigera idohoka, nta n'udushumi tw'inkweto zabo ducika. Imyambi yabo iratyaye, imiheto yabo yose irarēze. Ibinono by'amafarasi yabo bikomeye nk'amabuye, ibiziga by'amagare yabo byihuta nka serwakira. Urusaku rwabo ni nk'umutontomo w'intare, baratontoma nk'ibyana by'intare bikurikiye umuhigo. Icyo gihe bazatontomera Isiraheli nk'inyanja yoroma, uzareba icyo gihugu azakibonamo umwijima n'umubabaro, bityo umucyo uzijima kubera ibicu. Mu mwaka Umwami Uziya yapfuyemo, Uhoraho yamubonekeye yicaye ahirengeye cyane ku ntebe ndende ya cyami, inshunda z'igishura cye zari zisesuye mu Ngoro. Abaserafi bari bahagaze iruhande rwe, buri muserafi afite amababa atandatu: abiri yatwikiraga mu maso he, andi abiri agatwikira ibirenge byabo n'andi abiri yo kuguruka. Nuko bakikiranya amajwi bati: “Umuziranenge, Umuziranenge, Umuziranenge, ni Uhoraho Nyiringabo. Isi yose yuzuye ikuzo rye.” Ijwi ryabo ryatigisaga ibizingiti by'inzugi, maze Ingoro yuzura umwotsi. Nuko ndavuga nti: “Ngushije ishyano, ndapfuye. Koko imvugo yanjye irandavuye kandi nkomoka mu bwoko bw'imvugo yandavuye. None mbonye Umwami, Uhoraho Nyiringabo.” Umwe muri abo Baserafi aguruka ansanga afite ikara mu kiganza, yari arikuye ku rutambiro arifatishije igifashi. Arinkoza ku munwa arambwira ati: “Iri kara rigukoze ku munwa, igicumuro cyawe kikuvanyweho, icyaha cyawe kirababariwe.” Numva Nyagasani abaza ati: “Mbese ndatuma nde? Ni nde tuzatuma?” Ndamusubiza nti: “Ndi hano ntuma.” Uhoraho arambwira ati: “Genda ubwire abo bantu uti: ‘Kumva muzumva ariko ntimuzasobanukirwa, kureba muzareba ariko nta cyo muzabona.’ Unangire imitima y'abo bantu, ubazibe amatwi, ubahindure nk'impumyi. Bitabaye ibyo bareba, bakumva, bagasobanukirwa, bityo bakangarukira bagakira.” Ndamubaza nti: “Ibyo bizageza ryari se Nyagasani?” Aransubiza ati: “Bizageza igihe imijyi izaba yashenywe, nta baturage bakiyirangwamo, amazu yarabaye amatongo, igihugu cyarahindutse ibigunda.” Koko rero, Uhoraho azimurira abaturage kure, igihugu kizahinduka ibigunda. N'iyo mu gihugu hasigara kimwe cya cumi, icyo na cyo kizarimbuka. Nk'uko ibiti binini bitemwe bisiga ibishyitsi bigashibuka, ni ko abantu banjye bazasigara mu gihugu. Ku ngoma ya Ahazi umwami w'u Buyuda, akaba mwene Yotamu n'umwuzukuru wa Uziya, Resini umwami wa Siriya na Peka mwene Remaliya akaba n'umwami wa Isiraheli, bashatse gutera Yeruzalemu nyamara ntibabishobora. Babwira abo mu nzu ya Dawidi bati: “Abanyasiriya bifatanyije n'Abisiraheli.” Nuko Ahazi n'ingabo ze bagira ubwoba, bahinda umushyitsi bamera nk'ibiti bihungabanywa n'umuyaga. Nuko Uhoraho abwira Ezayi ati: “Jyana n'umuhungu wawe Sheyari-Yashubu, musange Ahazi ku mpera z'umuyoboro ujyana amazi mu kizenga cyo haruguru, ku nzira igana ku murima w'Abameshi. Umubwire uti: ‘Humura! Ntugire ubwoba kandi ntukuke umutima, kubera uburakari bwa Resini umwami wa Siriya n'ubwa mwene Remaliya, bombi ni nk'udufumba tubiri ducumbeka. Nzi ko Abanyasiriya, na Peka n'Abisiraheli bafite umugambi wo kugutera.’ Baravuga bati: ‘Nimuze dutere u Buyuda, tubatere ubwoba maze tubigarurire, twimike mwene Tabēli ababere umwami.’ ” Nyamara Nyagasani Uhoraho aravuze ati: “Ibyo ntibizashoboka, ntibiteze kubaho. Damasi ni umurwa wa Siriya, Resini ni we mutware w'i Damasi, nyamara mu myaka itarenga mirongo itandatu n'itanu Abisiraheli bazatatana, ntibazongera kwitwa igihugu. Samariya ni umurwa wa Isiraheli, mwene Remaliya ni we mutware wa Samariya. Nimutizera Uhoraho ntimuzakomera.” Uhoraho yongera kubwira Ahazi ati: “Saba Uhoraho Imana yawe ikimenyetso, cyaba icyo hasi ikuzimu, cyangwa icyo hejuru mu ijuru.” Ahazi arasubiza ati: “Oya nta cyo nzasaba, sinshaka kugeregeza Uhoraho.” Nuko Ezayi aramubwira ati: “Tega amatwi, muryango wa Dawidi. Mbese kugerageza abantu byaba bitabahagije mukaba mushaka no kugerageza Imana yanjye? Noneho rero Uhoraho ubwe azabaha ikimenyetso: dore umukobwa azasama inda, azabyara umwana w'umuhungu, azitwa Emanweli, risobanurwa ngo: ‘Imana iri kumwe natwe’. Uwo mwana azatungwa n'amata n'ubuki, kugeza igihe azamenya kwanga ikibi no guhitamo icyiza. Mbere y'uko uwo mwana amenya kwanga ikibi no guhitamo icyiza, ibihugu bya ba bami bombi baguteraga ubwoba, bizahinduka amatongo. Naho wowe n'umuryango wawe na bene wanyu, Uhoraho azabateza iminsi mibi itigeze ibaho, kuva igihe Isiraheli yitandukanyije n'u Buyuda.” Azabateza umwami wa Ashūru. Icyo gihe Uhoraho azahamagara Abanyamisiri, bazaza bameze nk'isazi zo ku ruzi rwa Nili, azahamagara n'Abanyashūru baze bameze nk'inzuki. Abo Banyamisiri n'Abanyashūru bazaza, bazaza bameze nk'isazi n'inzuki zirunze mu mikokwe ihanamye, bazatururira mu masenga yo mu bitare, bazatururira n'ahari uduhuru n'inzuri hose. Icyo gihe Uhoraho azabogosha umusatsi, azabogosha ubwoya bwo ku maguru n'ubwanwa, azabogoshesha urwembe akodesheje hakurya y'uruzi rwa Efurati. Urwo rwembe ni umwami wa Ashūru. Icyo gihe buri muntu azorora inka imwe n'ihene ebyiri. Nyamara ayo matungo azakamwa amata menshi, abantu bazarya amavuta, abazasigara mu gihugu bazarya amavuta n'ubuki. Icyo gihe kandi umurima urimo imizabibu igihumbi, umurima wagurwa ibikoroto igihumbi by'ifeza, uzameramo amahwa n'imifatangwe. Uzagerwamo gusa n'abahigi bitwaje imiheto n'imyambi, igihugu cyose kizameramo amahwa n'imifatangwe. Ntibazagaruka guhinga ku misozi, bazatinya amahwa n'imifatangwe, iyo misozi izahinduka urwuri rw'inka n'intama. Uhoraho arambwira ati: “Fata ikibaho ucyandikeho aya magambo ‘Kuri Nyaga-Vuba-Sahura-Bwangu.’ ” Nuko mbyereka abagabo babiri b'inyangamugayo, ari bo umutambyi Uriya, na Zakariya mwene Yeberekiya. Hanyuma umugore wanjye w'umuhanuzikazi asama inda maze abyara umwana w'umuhungu. Uhoraho arambwira ati: “Mwite Nyaga-Vuba-Sahura-Bwangu. Koko rero, mbere y'uko umwana amenya kuvuga ati: ‘Data’ cyangwa ‘Mama’, umwami wa Ashūru azatwara ubutunzi bw'i Damasi n'iminyago y'i Samariya.” Uhoraho arongera arambwira ati: “Aba bantu banze amazi ya Silowe atembana ituze, bagira ubwoba imbere ya Resini na Peka. Bityo ngiye kubamanuriraho imivumba myinshi, imivumba ikaze y'uruzi rwa Efurati, uruzi ruzava mu ndiri yarwo rurenge inkombe. Ni umwami wa Ashūru n'ingabo ze zose. Ruzasandara rube umwuzure ukwire mu Buyuda, inkombe zarwo zizāguka zigere kure, ruzakwira mu gihugu cyawe, wowe Emanweli.” Mwa mahanga mwe, nimushoze intambara mutsindwe, mwe mahanga yose ari kure nimwumve. Nimutegure intambara muzatsindwa, nimuyitegure muzatsindwa. Nimucure inama izaba impfabusa, nimucure imigambi, nyamara ntizashyika. Koko rero Imana iri kumwe natwe. Uhoraho yanyihanangirije akomeje ko ntakwiye gukurikiza imyifatire y'ubu bwoko agira ati: “Ntimugafate nk'ubugambanyi ibyo aba bantu bita ubugambanyi. Ntimugatinye ibyo batinya, ntimugahagarike umutima. Nimwubahe Uhoraho Nyiringabo, ni we mukwiye guha icyubahiro no gutinya. Uhoraho azabera Ingoro abamwubaha, nyamara ab'inzu zombi za Isiraheli azababera nk'ibuye risitaza, azababera nk'urutare rubagusha, abantu b'i Yeruzalemu azababera nk'urushundura cyangwa umutego. Benshi muri bo bazasitara kuri urwo rutare, bazitura hasi bajanjagurike, bazagwa mu mutego bawuheremo.” Uhoraho arambwira ati: “Ukomeze ubwo buhamya n'izo nyigisho mu bigishwa banjye.” Nuko rero, ntegereje Uhoraho ukomeje kwima amaso urubyaro rwa Yakobo. Icyakora ni we nkomeje kwiringira. Dore ndi hano hamwe n'abana Uhoraho yampaye, turi ibimenyetso n'ibitangaza bigaragara muri Isiraheli, dutumwe n'Uhoraho Nyiringabo uganje ku musozi wa Siyoni. Abantu bazababwira kugisha inama abapfumu n'abashitsi, banwigira kandi bakongorera. Barabaza bati: “Mbese ntibikwiye ko abantu biyambaza imana zabo, bakagisha inama abapfuye bagirira abazima?” Muzabasubize muti: “Nimugarukire amabwiriza y'Uhoraho n'inyigisho ze. Utazabikurikiza ntazongera kubona umuseke weya.” Abo bantu bazabuyera mu gihugu, bazabuyera barushye kandi bashonje. Inzara izabanangura, bityo bazavuma umwami wabo n'Imana yabo. Bazararama barebe ku ijuru, bazahindukira barebe ku isi. Bazahabona amakuba n'umwijima, bazahabona umwijima w'icuraburindi, bazajugunywa mu mwijima uteye ubwoba. Nyamara nta mwijima ukirangwa muri ibyo bihugu byarimo akaga. Mu gihe cya kera, intara ya Zabuloni n'iya Nafutali zateshejwe agaciro, mu gihe kizaza zizaheshwa icyubahiro. Ahagana ku nyanja no hakurya ya Yorodani, aho ni ho Galileya ituwe n'abanyamahanga. Abantu bāri mu mwijima bigunze, babonye umucyo mwinshi. Abāri mu gihugu cyugarijwe n'urupfu, urumuri rwarabamurikiye. Uhoraho warabagwije ubongerera umunezero, bishimiye imbere yawe nk'abamaze gusarura byinshi, barishimye nk'abagabana iminyago. Koko rero, umuzigo bamuhekeshaga, inkoni bamuhozaga ku mugongo, ikiboko cy'abamukandamizaga, byose warabimenaguye, wabigenje nk'uko wagenje Abamidiyani cya gihe. Inkweto zose z'abasirikari zateraga ubwoba, igishura cyose cyazirinzwe mu maraso, ibyo byose bizatwikwa bikongoke. Koko rero umwana yatuvukiye, twahawe umwana w'umuhungu. Azaba umutegetsi wacu, azitwa Umujyanama utangaje. Azitwa Imana Nyirububasha, azitwa Data igihe cyose, azitwa Umwami w'amahoro. Azāgura ubutegetsi bwe n'amahoro iteka ryose, azicara ku ntebe ya Dawidi yime ingoma ye. Azashingira ububasha bwe ku butabera n'ubutungane, azabushyigikira guhera ubu kuzageza iteka ryose, Uhoraho Nyiringabo azabisohozanya umwete. Nyagasani aciriye urubanza Yakobo, aciriye urubanza Abisiraheli. Rubanda rwose ruzamenya iyo nkuru, Abisiraheli n'abatuye Samariya bose bazayimenya, abo bantu bavugana agasuzuguro n'ubwirasi bati: “Inkuta z'amatafari zarasenyutse, nyamara tuzazubaka n'amabuye abaje. Ibiti byavagamo za mwikorezi byaratemwe, nyamara tuzabisimbuza iby'amasederi.” Uhoraho azatiza umurindi umwanzi wabo Resini, azabahagurukiriza abanzi babo. Abanyasiriya bazabaturuka imbere, Abafilisiti babaturuke inyuma. Abo bose barakariye Isiraheli bikabije, nyamara uburakari bw'Uhoraho ntibwacubye, aracyabarwanya. Abisiraheli ntibagarukiye Uwabahannye, ntibagarukiye Uhoraho Nyiringabo. Uhoraho azatsemba Isiraheli mu gihe gito, azayitsemba ahereye ku mutwe kugera ku murizo. Abayobozi n'abanyacyubahiro ni bo mutwe, abahanurabinyoma ni bo murizo. Abayobozi b'aba bantu barabayobya, abayoborwa na bo barayobye. Bityo Uhoraho ntazishimira abasore babo, ntazagirira impuhwe impfubyi n'abapfakazi, bose ni abahemu n'abagome, ibyo bavuga byose ni bibi. Nyamara uburakari bw'Uhoraho ntibwacubye, aracyabarwanya. Koko ubugome butwika nk'umuriro, bugurumana nk'igihuru cy'amahwa, bugurumana nk'umuriro uri mu ishyamba, umwotsi ugatumbagira mu kirere. Uburakari bw'Uhoraho Nyiringabo buracyariho, igihugu kibaye umuyonga, ubwoko bwe bubaye nk'inkwi zijugunywe mu muriro, nta muntu ushobora kurwana kuri mugenzi we. Hirya no hino barasahuranwa nyamara ntibanyurwa, bararya nyamara ntibahaga, buri muntu arashiha mugenzi we. Abamanase barashiha Abefurayimu, Abefurayimu na bo barashiha Abamanase, abo bombi bararwanya Abayuda. Nyamara uburakari bw'Uhoraho ntibwacubye, aracyabarwanya. Bazabona ishyano abashyiraho amategeko arenganya, bazabona ishyano abashyiraho amateka akandamiza abandi. Bazabona ishyano abahohotera abatishoboye, bazabona ishyano abima abakene uburenganzira bwabo, bazabona ishyano abarya imitsi abapfakazi n'imfubyi. Muzabigenza mute umunsi Uhoraho azabahana? Muzabigenza mute amakuba nabageraho aturutse kure? Muzahungira kwa nde kugira ngo abatabare? Ubukungu bwanyu muzabuhungishiriza he? Muzaba mushigaje gusa kugirwa imfungwa, muzaba mushigaje kwicwa mukavaho. Nyamara uburakari bw'Uhoraho ntibwacubye, aracyabarwanya. Uhoraho aravuga ati: “Abanyashūru bazabona ishyano bazabona ishyano kuko bemeye kuba ibikoresho by'uburakari bwanjye, ni bo batwaye inkoni y'umujinya wanjye. Nabohereje guhana igihugu cyacumuye, nabategetse guhana abantu bandakaje, nabatumye kubasahura no kubatwara ho iminyago, nabohereje kubaribatira mu mayira nk'uribata icyondo. Nyamara Abanyashūru bo si ko babibona, bo bifitiye undi mugambi, umugambi wo kurimbura amahanga menshi.” Umwami wa Ashūru aravuga ati: “Mbese, abagaba b'ingabo zanjye bose si abami? Mbese sinatsinze umujyi wa Kalino n'uwa Karikemishi? Natsinze umujyi wa Hamati n'uwa Arupadi, natsinze umujyi wa Samariya n'uwa Damasi. Natsembye ibihugu byasengaga ibigirwamana, ibigirwamana byarutaga ubwinshi iby'i Yeruzalemu n'i Samariya. Ibyo nakoreye Samariya n'imana zayo, ni byo nzakorera Yeruzalemu n'ibigirwamana byayo. Erega nshoboye kubikora!” Nyamara Nyagasani aravuga ati: “Nimara gusohoza ibikorwa byanjye byose ku musozi wa Siyoni n'i Yeruzalemu, nzahana umwami wa Ashūru urangwa n'ubwirasi akaba n'umunyagasuzuguro.” Koko rero uwo mwami arirata ati: “Ibyo nakoze mbikesha imbaraga zanjye, ubwenge bwanjye butuma nsobanukirwa. Imipaka y'ibihugu nayivanyeho, umutungo wabyo narawusahuye, nabaye intwari nkura abami ku ntebe zabo. Nk'uko umuntu yārurira inyoni, ni ko nafashe imitungo y'ibihugu, nk'uko umuntu atoragura amagi inyoni yataye, ni ko nigaruriye ibihugu byose. Nta muntu n'umwe washoboye gukopfora, nta n'uwigeze abumbura umunwa ngo atabaze.” Mbese ishoka ishobora kwirata ku uyitemesha? Ese urukero rushobora kwishongora ku urukeresha? Ni nk'aho ikiboko cyakwigarura kigakubita ukibanguye, ni nk'aho inkoni umuntu abanguye yamuhindukirana. Nyagasani Uhoraho Nyiringabo azateza indwara abarwanyi, ikuzo ryabo rizashiraho nk'iritwitswe n'umuriro. Uhoraho umucyo wa Isiraheli, azahinduka umuriro, Umuziranenge wa Isiraheli azaba ikirimi cy'umuriro, azakongora amahwa n'imifatangwe mu kanya gato. Amashyamba n'imirima itagira uko isa, Uhoraho azabitsemba bibe akari aha kajya he, bizamera nk'umuntu wazahajwe n'indwara. Mu mashyamba ya Ashūru hazasigara ibiti mbarwa, ibiti umwana muto azashobora kubara. Icyo gihe itsinda ry'abasigaye muri Isiraheli, abakomoka kuri Yakobo bacitse ku icumu, ntibazongera kwishingikiriza ku babarwanyaga. Ahubwo bazishingikiriza by'ukuri ku Uhoraho, ari we Muziranenge wa Isiraheli. Itsinda ry'abasigaye rizagaruka, koko abasigaye bo mu rubyaro rwa Yakobo, bazagarukira Imana Nyirububasha. Isiraheli we, nubwo abaturage bawe ari benshi nk'umusenyi wo ku nyanja, abake bazasigara ni bo bazagarukira Uhoraho. Nyamara hazabaho kurimbuka hakurikijwe ubutabera. Koko rero, Nyagasani Uhoraho Nyiringabo azasohoza irimbuka ryemejwe ku isi yose. Nyagasani Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Bwoko bwanjye butuye i Siyoni, ntimugatinye Abanyashūru babakubitisha inkoni, bakabakubita ibibōko nk'uko Abanyamisiri babagenje. Koko mu minsi mike cyane, uburakari mbafitiye buzashira, umujinya wanjye nywerekeze ku Banyashūru.” Uhoraho Nyiringabo azabangura ikibōko cye akubite Abanyashūru, nk'uko yakubise Abamidiyani ku rutare rwa Orebu. Inkoni ye azayibangura ayerekeje ku nyanja nk'uko yabikoreye Abanyamisiri. Icyo gihe nzagukura mu buja bw'Abanyashūru, nzabugukuramo nk'uko umuzigo uvanwa ku ntugu, bityo uzabaho mu mudendezo. Abanzi bageze Ayi banyuze i Migironi, i Mikimasi bahasize ibikoresho byabo. Banyuze mu nzira y'impatanwa, bashinga ibirindiro i Geba, abatuye i Rama barahinda umushyitsi, ab'i Gibeya iwabo wa Sawuli bahunze. Bantu b'i Galimu nimuboroge, ab'i Layisha, nimutege amatwi, aba Anatoti muragowe. Abantu b'i Madimena barahunze, ab'i Gebimu na bo barihishe. Uyu munsi umwanzi ashinze ibirindiro i Nobu, abanguye ukuboko akangaranya ab'i Siyoni, akangaranyije ab'i Yeruzalemu. Nyagasani Uhoraho Nyiringabo azabakonyagura nk'amashami y'ibiti, abanyagasuzuguro n'abishyira hejuru azabacisha bugufi. Uhoraho azabārarika nk'ibiti bitemwe n'intorezo, azabamarira hasi nk'amasederi yo muri Libani. Umwami azaba nk'umushibu ushibutse ku gishyitsi cya Yese, azaba nk'ishami rirumbutse ryameze ku mizi yacyo. Mwuka w'Uhoraho azahorana n'uwo mwami, ni Mwuka utanga ubwenge n'ubushishozi, ni Mwuka utanga inama n'ubutwari, ni Mwuka utuma bamenya Uhoraho bakamwubaha. Mwuka azatoza uwo mwami kubaha Uhoraho, uwo mwami ntazaca urubanza ashingiye ku gihagararo, ntazaruca ashingiye ku mabwire. Abatishoboye azabacira imanza zitabera, abakene bo mu gihugu azabarenganura, azavuga ijambo abatuye igihugu bahanwe, abagizi ba nabi azabicisha umwuka wo mu kanwa ke. Abantu be azabayoborana ubutungane, azabayoborana ubudakemwa. Isega izaturana n'umwana w'intama, ingwe izabyagira hamwe n'umwana w'ihene, inyana n'icyana cy'intare bizarisha hamwe, umwana muto azabiragira. Inka n'ikirura bizarisha hamwe, inyana n'ibyana by'intare bizabyagira hamwe, intare izarisha ubwatsi nk'ikimasa. Umwana uri ku ibere azakinira ku mwobo w'impiri, umwana w'incuke azashyira akaboko mu mwobo w'incira. Ubugizi bwa nabi cyangwa ubwangizi ntibizarangwa ku musozi w'Uhoraho, koko isi izuzuzwa kumenya ikuzo ry'Uhoraho, izaryuzuzwa nk'uko inyanja zisendera amazi. Ukomoka kuri Yese azaba nk'ibendera ry'ibihugu, amahanga azamuyoboka, aho azatura hazahabwa ikuzo. Icyo gihe Nyagasani azongera akoreshe ububasha bwe, azagarura itsinda ry'abo mu bwoko bwe basigaye, abazaba basigaye muri Ashūru no mu Misiri n'i Patirosi n'i Kushi, abazaba basigaye muri Elamu no muri Babiloniya, i Hamati no mu turere twegereye inyanja. Azazamura ibendera riburira amahanga, azayagaragariza ko agiye gukoranya abajyanywe ho iminyago ba Isiraheli, azakoranya Abayuda abakuye mu mpande enye z'isi. Ishyari ry'Abisiraheli rizashira, abanzi b'u Buyuda ntibazongera kubutera, Abisiraheli ntibazongera kugirira ishyari Abayuda, Abayuda na bo ntibazongera gutera Abisiraheli. Abayuda n'Abisiraheli bazifatanya batere u Bufilisiti, bazifatanya batware abantu b'iburasirazuba ho iminyago, bazatsinda Abedomu n'Abamowabu, Abamoni na bo bazabayoboka. Uhoraho azakamya Inyanja itukura, azakamya uruzi rwa Efurati akoresheje inkubi y'umuyaga, bityo azarugabanyamo utugezi turindwi twambukwa n'amaguru. Hazaba inzira y'itsinda ry'abasigaye mu bwoko bwe, abazaba basigaye muri Ashūru. Ni na ko byagenze ku Bisiraheli ubwo bavaga mu Misiri. Icyo gihe uzavuga uti: “Uhoraho ndagushimiye, ndagushimiye nubwo wari warandakariye, uburakari bwawe bwarashize urampumuriza. Imana ni yo gakiza kanjye, ndayiringiye sinkigira ubwoba, Uhoraho ni we mbaraga zanjye ndamusingiza, koko ni we wankijije.” Muzavoma amazi munezerewe, muzayavoma ku masōko y'agakiza. Icyo gihe muzavuga muti: “Nimushimire Uhoraho mwambaze izina rye, nimwamamaze mu mahanga yose ibyo yakoze, nimwamamaze hose izina rye ritangaje. Nimuririmbire Uhoraho kuko yakoze ibitangaje, nimubimenyekanishe ku isi hose.” Abatuye Siyoni nimurangurure amajwi, nimuririmbe munezerewe, koko ukora ibikomeye muri mwe, uwo ni we Mana Nziranenge ya Isiraheli. Ubu ni ubutumwa bwahawe Ezayi mwene Amotsi bwagenewe Babiloni. Uhoraho aravuze ati: “Ku musozi w'ibiharabuge nimuhashinge ibendera, nimurangurure ijwi muhamagare ingabo, nimuzihamagare zinjire mu ngo z'abanyacyubahiro. Nategetse abanyiyeguriye, nahamagaye ingabo zanjye z'intwari, nahamagaye abishimira ugutsinda kwanjye, ni bo bazasohoza umugambi w'uburakari bwanjye.” Nimwumve urusaku ku misozi, ni urusaku rumeze nk'urw'abantu benshi, nimwumve umworomo w'ibihugu, ni umworomo umeze nk'uw'amahanga yishyize hamwe. Uhoraho Nyiringabo arategura ingabo zigiye ku rugamba. Zivuye iyo gihera mu bihugu bya kure, Uhoraho yitwaje intwaro z'uburakari bwe, aje gutsemba igihugu cyose. Nimucure umuborogo kuko umunsi w'Uhoraho wegereje, uzaza umeze nka kirimbuzi uturutse kuri Nyiringabo. Ni yo mpamvu amaboko yose azatentebuka, abantu bose bazacika intege. Dore bazakangarana, bazagira umubabaro n'uburibwe, bazamera nk'umugore ufite ibise, bazarebana bumirwe, bakorwe n'isoni. Dore umunsi w'Uhoraho uraje, ni umunsi uteye ubwoba wuzuye uburakari n'umujinya, igihugu kizarimburwa, abanyabyaha bagituyemo bazatsembwa. Inyenyeri zo ku ijuru ntizizamurika, izuba rizazima rikirasa, ukwezi na ko ntikuzongera kumurika. Uhoraho aravuze ati: “Nzahana isi kubera ubugizi bwa nabi buyirangwamo, nzahana abagome kubera ibicumuro byabo, nzatsemba abanyagasuzuguro bishyira hejuru, nzacisha bugufi abirasi. Nzatubya abantu babe ingume kurusha izahabu inoze, bazaba ingume kurusha izahabu ivuye muri Ofiri.” Koko rero ijuru rizahubangana, isi ihinde umushyitsi, uzaba ari umunsi w'uburakari bukaze bw'Uhoraho Nyiringabo. Bazamera nk'isha ikurikiwe n'umuhigi, bazaba nk'intama zitagira umushumba, buri muntu azasubira iwabo, buri wese azahungira mu gihugu cye. Abo bazabona bose bazabicisha imyambi, abo bazafata bose bazabicisha inkota. Ibibondo byabo bizicirwa mu maso yabo, amazu yabo azasahurwa, abagore babo bazafatwa ku ngufu. Uhoraho aravuga ati: “Ngiye kubateza Abamedi, abantu batitaye ku ifeza n'izahabu. Bazicisha imyambi abasore b'i Babiloni, ntibazababarira abana, ntibazagirira impuhwe impinja.” Babiloniya yari umutāko w'ibihugu, yari ikuzo ry'Abanyababiloniya, Imana izayisenya nka Sodoma na Gomora. Koko ntizongera guturwa bibaho, ntizongera guturwa uko ibihe biha ibindi. Abagenzi b'Abarabu ntibazahashinga amahema yabo, abashumba ntibazahabyagiza amatungo yabo. Inyamaswa zizahagira amasenga yazo, ibihunyira na za mbuni bizahatura, ibikōko bizahidagadurira. Impyisi zizahumira mu mazu ntamenwa, nyiramuhari zizamokera mu mazu yabo meza. Igihe cya Babiloni kirageze, iminsi yayo irarangiye. Uhoraho azagirira impuhwe urubyaro rwa Yakobo, azongera yihitiremo Abisiraheli. Azabagarura mu gihugu cyabo, abanyamahanga bazaza babagana bifatanye n'Abisiraheli. Ibihugu byinshi by'amahanga bizishingira kugarura Abisiraheli mu gihugu cyabo. Abisiraheli nibagera mu gihugu Uhoraho yabahaye, abo banyamahanga bazababera inkoreragahato. Abari barakandamije Isiraheli na yo izabakandamiza, izategeka kandi abari barayigaruriye. Isiraheli, Uhoraho namara kugusubiza umutekano, nyuma y'imibabaro n'amakuba n'imirimo y'agahato wakoreshwaga, uzaririmbire umwami w'i Babiloni iyi indirimbo imukwena: Bishoboka bite se ko umunyagitugu yapfa? Gukandamiza bigiye nk'ifuni iheze! Uhoraho avunaguye inkoni z'abagome, acagaguye ikiboko cy'abanyagitugu, inkoni bakubitishaga abantu n'umujinya, babakubitaga ubudahwema, inkoni bategekeshaga amahanga n'uburakari, bayategekeshaga nta mbabazi. Bityo ibihugu byose bifite umutekano n'amahoro, abantu bararirimbana umunezero. Amasipure yishimiye urupfu rwawe, amasederi yo muri Libani na yo aravuga ati: “Ubwo apfuye nta wuzongera kudutema.” Ab'ikuzimu na bo biteguye kwakira umwami w'i Babiloni, bakanguye abapfuye bose bahoze ari ibikomerezwa ku isi, bahagurukije abami bose b'amahanga ku ntebe zabo. Bose bafashe ijambo bagira bati: “Nawe ubaye umunyantegenke kimwe natwe!” Icyubahiro n'amajwi y'inanga byawe byagiye ikuzimu, bityo uzabora uhinduke inyo. Mbese wahanantutse ute mu ijuru, wowe nyenyeri irabagirana mu rukerera? Wajugunywe ute ku isi, wowe wigeze gutsinda amahanga? Waribwiraga uti: “Nzazamuka ngere mu ijuru, intebe yanjye nzayishyira hejuru y'inyenyeri ziri kure y'izindi, nzaganza ku musozi w'ikoraniro, ahagana mu majyaruguru. Nzazamuka ngere hejuru y'ibicu, nzareshya n'Imana Isumbabyose.” Nyamara dore wahananturiwe ikuzimu, washyizwe mu rwobo hasi cyane. Abakubona barakwitegereza cyane, baguhanze amaso ubudahumbya bibaza bati: “Mbese uyu ni wa muntu wahindishaga ab'isi umushyitsi, wa wundi wateraga ubwoba ibihugu, wa muntu wahinduye isi ubutayu, wa wundi warimbuye imijyi, wanze kurekura imfungwa kugira ngo zisubire iwabo?” Koko rero, abami bose b'amahanga bahambanwa icyubahiro, buri wese ashyingurwa mu mva ye. Nyamara wowe wajugunywe hanze y'imva yawe, wajugunywe nk'ishami riteye ishozi, wageretsweho imirambo y'abicishijwe inkota, wajugunywe mu mabuye y'ikuzimu, wahindutse nk'intumbi yanyukanyutswe. Ntuzahambwa nk'abandi bami, koko rero washenye igihugu cyawe, wishe kandi abantu bawe. Urubyaro rwawe rw'abagome ntiruzibukwa ukundi. Nimwitegure kwica abana babo mubaziza ubugome bwa ba sekuruza, batazava aho begura umutwe bakigarurira isi, bityo bakayubakaho imijyi. Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Nzahagurukira Abanyababiloniya, ntsembe Babiloni n'ibiyirimo byose, abayikomokamo n'urubyaro rwabo. Nzayihindura igishanga ibe icyanya cy'ibiyongoyongo, nzayikubura n'umweyo utsemba.” Ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. Uhoraho Nyiringabo ararahiye ati: “Ibyo nateganyije nzabisohoza, ibyo nagambiriye ni byo bizabaho. Nzajanjagurira Abanyashūru mu gihugu cyanjye, nzabaribatira hejuru y'imisozi yanjye. Nzakiza ubwoko bwanjye bakandamizaga, nzabutura umutwaro babikorezaga.” Uyu ni umugambi Uhoraho yafatiye isi yose, ni igihano yahanishije amahanga yose. None se niba Uhoraho Nyiringabo yabigambiriye, ni nde wamuvuguruza? Mbese niba yiyemeje guhana, ni nde wamubuza? Ubu butumwa bwatanzwe mu mwaka Umwami Ahazi yapfuyemo. Bafilisiti mwese, ntimwishimire ko inkoni yabakubitaga yavunitse, mu mwiyuburure w'inzoka hazavukamo impiri, mu igi ryayo hazavamo ikiyoka cy'ubumara. Abatindi nyakujya bazabona ibyokurya, abakene bazagira umutekano, nyamara urubyaro rwanyu nzarwicisha inzara, nta n'umwe uzayirokoka. Mwa mijyi ntamenwa mwe, nimurire muboroge, Abafilisiti bacitse intege, dore igitero giturutse mu majyaruguru, nta n'umwe wabuze muri bo. Bazasubiza iki intumwa z'Abafilisiti? Bazazisubiza bati: “Uhoraho ni we washinze Siyoni, ni yo abakene bo mu bwoko bwe bafitemo ubuhungiro.” Ubu ni ubutumwa bwagenewe Mowabu. Ari na Kiri, ya mijyi yo muri Mowabu yaratsembwe, yatsembwe mu ijoro rimwe. Abaturage b'i Diboni bagiye mu ngoro yabo, bagiye kuririra ahasengerwa, ab'i Mowabu baraborogera i Nebo n'i Medeba, bimoje umusatsi n'ubwanwa. Mu mayira abantu bambaye imyambaro igaragaza akababaro, baraborogera hejuru y'amazu no mu bibuga, abantu bose bitura hasi barira. Ab'i Heshiboni n'i Eleyale barataka, imiborogo yabo irumvikana kugera i Yahasi, ingabo za Mowabu na zo zirataka, zakutse umutima. Ndaririra Mowabu, dore abantu bayo bahungiye i Sowari n'i Egilati-Shelishiya, barazamuka barira bagana i Luhiti, mu nzira igana i Horonayimu bashavujwe n'ayo makuba. Amazi y'i Nimurimu yarakamye, ibyatsi byarumye ntakikihamera, nta kimera kikiharangwa. Umutungo bari basigaranye, bawambukanye hakurya mu biti byo ku nkombe y'umugezi. Imiborogo ni yose mu mpande zose z'igihugu cya Mowabu, amaganya yabo arumvikana i Egilayimu n'i Bēri-Elimu. Amazi y'i Diboni yuzuyemo amaraso, nyamara Uhoraho aravuze ati: “Ab'i Diboni nzabongerera ibyago, abacitse ku icumu b'i Mowabu bazaribwa n'intare.” Nimwoherereze umwami abana b'intama, muzohereze zive i Sela zinyuze mu butayu, zigere ku musozi wa Siyoni. Abamowabukazi barabuyera ku byambu bya Arunoni, bameze nk'inyoni zibuyera zirukanywe mu byari byazo. Abamowabu baratakambira ab'i Yeruzalemu bati: “Nimutugire inama mufate icyemezo, nimuduhishe nk'uko ijoro ripfukirana amanywa, nimuduhishe turi ibicibwa, ntimutererane impunzi. Nimureke impunzi z'Abamowabu zihungire iwanyu, nimuzihungishe umurimbuzi. Amaherezo igitugu n'urugomo bizarangira, ubusahuzi na bwo buzashira mu gihugu. Icyo gihe ukomoka kuri Dawidi azaba umwami, azategekesha abantu urukundo n'umurava, azashishikarira gukora ibitunganye, azaca imanza zitabera.” Ab'i Yeruzalemu baravuga bati: “Twumvise bavuga ubwirasi bukabije bw'Abamowabu, twumvise bavuga ubwibone bwabo n'agasuzuguro kabo, twumvise bavuga ukwishyira hejuru kwabo kutagira umumaro.” None Abamowabu bose bararirira igihugu cyabo, baraboroga bashavuye, baribuka ibyokurya byiza bariraga i Kiri-Heresi. Imirima y'i Heshiboni yarangiritse, imizabibu y'i Sibuma yararabiranye, ni yo yengwagamo divayi yasindishaga abategetsi b'ibihugu. Iyo mizabibu yageraga i Yāzeri no ku butayu, yari yaragabye amashami hakurya y'ikiyaga cy'Umunyu. Ni yo mpamvu twifatanyije n'ab'i Yāzeri, turaririra imizabibu y'i Sibuma, turaririra ab'i Heshiboni n'ab'i Eleyale, koko umusaruro wabo ntuzongera kubanezeza. Imirima yanyu ntikibatera kunezerwa, mu mizabibu yanyu ntihacyumvikana urwamo rw'ibyishimo. Imivure yanyu ntikirangwamo divayi, indirimbo z'ibyishimo zararangiye. Ni yo mpamvu ncurangira Mowabu indirimbo y'amaganya, ndaboroga kubera Kiri-Heresi. Abamowabu bazajya ahasengerwa, bazajya mu ngoro gutakambira imana zabo, nyamara nta cyo bizabamarira. Ibyo ni byo Uhoraho yavuze kuri Mowabu kuva kera. None Uhoraho aravuze ati: “Mu myaka itatu itarengaho umunsi n'umwe, abanyacyubahiro b'i Mowabu na rubanda bazasigara ari mbarwa, n'abazacika ku icumu nta cyo bazimarira.” Ubu ni ubutumwa bwagenewe Damasi. Dore Damasi ntizongera kuba umujyi ukundi, izahinduka amatongo. Imijyi yo muri Aroweri izahinduka umusaka, amatungo azayibyagiramo nta cyo yikanga. Abisiraheli ntibazongera kugira imijyi ntamenwa, ubutegetsi bw'i Damasi buzarangira. Abanyasiriya bazacika ku icumu bazacishwa bugufi, bazacishwa bugufi bamere nk'Abisiraheli. Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. Icyo gihe Abisiraheli bazatakaza icyubahiro cyabo, ubukungu bwabo buzashira. Isiraheli izamera nk'ingano zirundanyijwe igihe cy'isarura, izaba nk'igihe umusaruzi agesa amahundo yazo, izamera nk'ingano bahumbahumba mu kibaya cy'Abarefa. Muri Isiraheli hazarokoka abantu mbarwa, izaba nk'igiti cy'umunzenze cyasaruweho imbuto zose, izaba nk'igiti cyasigayeho imbuto ebyiri cyangwa eshatu mu bushorishori, izaba nk'igiti cyasigayeho imbuto nkeya ku mashami yo hasi. Uko ni ko Uhoraho Imana ya Isiraheli avuze. Icyo gihe abantu bazarangamira Umuremyi wabo, bazahindukirira Umuziranenge wa Isiraheli. Ntibazongera kwita ku ntambiro biyubakiye, ntibazongera kurangamira inkingi zeguriwe Ashera cyangwa intambiro zoserezwaho imibavu, biyubakiye. Icyo gihe imijyi ntamenwa baretse kubera Abisiraheli izahinduka ibihuru n'ishyamba. Koko iyo mijyi izahinduka amatongo. Isiraheli we, koko wibagiwe Imana Umukiza wawe, ntiwazirikanye Urutare ntamenwa rwo buhungiro bwawe! Bityo wihingiye imirima myiza, wabibye imbuto z'abanyamahanga. Imbuto mwabibye mwazimejeje uwo munsi, mwazibibye mu gitondo zihita zizana indabyo. Nyamara nta cyo muzasarura, ahubwo hazabaho igihe cy'amakuba n'umubabaro ukabije. Mbega uburakari bw'abantu benshi! Bararuruma nk'inyanja irimo imihengeri. Mbega umuborogo w'amahanga! Bararuruma nk'amazi menshi. Umva uburyo ibihugu biruruma nk'amazi y'inyanja, nyamara Uhoraho azabicyaha bihungire kure, bizaba nk'umurama utumuka hejuru y'imisozi, bizaba nk'umukungugu utumuwe na serwakira. Ku mugoroba biba biteye ubwoba, nyamara mu rukerera bikayoyoka. Ngayo amaherezo y'abatwambura ibyacu, ni yo maherezo y'abadusahura. Uragowe wa gihugu we cyuzuyemo inzige, igihugu kiri hakurya y'inzuzi z'i Kushi. Ni igihugu cyohereza intumwa zinyuze mu nyanja, zambuka zikoresheje amato aboshywe mu mfunzo. Barazibwira bati: “Nimugende mwa ntumwa mwe, nimwihute mujye mu gihugu cy'abantu b'intwari. Ni abantu barebare b'umubiri unogereye, ni abantu batinyitse ku isi yose, barakomeye kandi bakandamiza andi moko, igihugu cyabo cyambukiranyijwe n'inzuzi.” Yemwe bantu mwese mutuye isi, igihe muzabona ibendera rishinzwe hejuru y'imisozi, muzaryitegereze, igihe muzumva ihembe rivuze muzatege amatwi. Koko Uhoraho yarambwiye ati: “Nzatuza mbyitegerereze aho ntuye, nzaba meze nk'ubushyuhe igihe cy'izuba, nzaba meze nk'ibicu bibuditse igihe cy'isarura.” Mbere y'isarura imizabibu ibanza kurabya, ururabyo ruvamo imbuto zigahisha, amaseri y'izo mbuto bazayatemesha umuhoro, amashami y'imburamumaro na yo azatemwa. Ibyo byose bizagabizwa ibisiga n'inyamaswa byo mu gasozi, ibisiga bizahamara impeshyi yose, inyamaswa na zo zizahamara itumba. Icyo gihe bazazanira amaturo Uhoraho Nyirububasha, bayavanye kuri ba bantu barebare bafite umubiri unogereye, ba bantu batinywa n'isi yose bagakandamiza andi moko, kandi igihugu cyabo kikambukiranywa n'inzuzi. Ayo maturo bazayazana kuri Siyoni, ari ho Uhoraho Nyiringabo azahimbarizwa. Ubu ni ubutumwa bwagenewe Misiri. Dore Uhoraho agiye mu Misiri, aragendera ku gicu cyihuta cyane, ibigirwamana byo mu Misiri birahinda umushyitsi imbere ye, Abanyamisiri bacitse intege. Uhoraho aravuga ati: “Ngiye kubateranya basubiranemo, umuvandimwe azarwanya uwo bava inda imwe, incuti na zo zizarwana. Umujyi uzarwanya undi mujyi, igihugu kizatera ikindi. Abanyamisiri bazakuka umutima, imigambi yabo nzayihindura ubusa. Bazagisha inama ibigirwamana byabo, bazagisha inama abazimu n'abashitsi n'abapfumu. Abanyamisiri nzabagabiza abategetsi b'inkazi, bazategekwa n'umwami ubakandamiza.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho Nyiringabo avuze. Amazi ya Nili azakama, urwo ruzi ruzahinduka umusenyi. Imigende yarwo izaba umunuko, imigezi yo mu Misiri izakama, imbingo n'imfunzo bizumirana. Imirima yose yuhirwaga n'uruzi rwa Nili izakakara, izakuburwa n'umuyaga nta kizasigara. Abarobaga muri Nili bose bazaganya barire, abarobeshaga ururobo bazijujuta, abarobeshaga imitego bazagira agahinda. Ababoshyi b'imyenda bazacika intege, abagabo n'abagore baboha imyenda yera na bo bazumirwa. Koko ababoshyi b'imyenda bazashoberwa, ababeshwagaho n'uwo mwuga bazashavura. Abategetsi b'i Sowani ni abapfapfa, abajyanama b'ibwami batanga inama z'imburamumaro. Ni nde ushobora kubwira umwami ati: “Ndi impuguke nkomoka ku bami ba kera?” Mwami wa Misiri, za mpuguke zawe ziri he? Ngaho nizikumenyeshe icyo Uhoraho Nyiringabo yagambiriye, nizikumenyeshe imigambi ye ku gihugu cya Misiri. Abategetsi ba Sowani ni abapfapfa, abategetsi ba Memfisi na bo barajijwe, abo batware ni bo bagomba kuyobora igihugu, nyamara barakiyobeje. Uhoraho yayobeje imigambi yabo, koko rero bayobeje Abanyamisiri mu byo bakora byose, bityo babaye nk'abasinzi bigaragura mu birutsi. Nta n'umwe mu Misiri ushobora kugira icyo amara, yaba umukire cyangwa umukene, yaba uw'ingenzi cyangwa uw'inyuma y'abandi. Igihe kimwe Abanyamisiri bazaba nk'abagore, bazagira ubwoba bahinde umushyitsi nibabona Uhoraho Nyiringabo abarwanya. Abayuda bazatera ubwoba Abanyamisiri, buri wese uzumva bavuga iby'Abayuda azagira ubwoba, kuko Uhoraho Nyiringabo agambiriye kubarwanya. Icyo gihe imijyi itanu yo mu Misiri izavuga igiheburayi, bityo bemere kwifatanya n'Uhoraho Nyiringabo. Umwe muri iyo mijyi uzitwa “Umujyi w'izuba ”. Icyo gihe mu Misiri rwagati hazubakwa urutambiro rw'Uhoraho, n'inkingi yeguriwe Uhoraho ahagana ku mupaka. Ibyo bizaba ikimenyetso n'ubuhamya ko Uhoraho Nyiringabo ari mu gihugu cya Misiri. Igihe Abanyamisiri bazatabaza Uhoraho kubera ababakandamiza, azaboherereza umukiza uzabatabara, ababohore. Uhoraho azimenyesha Abanyamisiri, bityo na bo bazamumenya. Bazamutura ibitambo n'amaturo, bagirane amasezerano na we kandi bayakomeze. Uhoraho azahana Abanyamisiri abateze indwara, ariko hanyuma azabakiza. Ubwo bazamugarukira, abababarire kandi abakize. Icyo gihe hazaboneka inzira ihuza Misiri na Ashūru. Abanyashūru bazagenderera Abanyamisiri, n'Abanyamisiri bagenderere Abanyashūru. Abatuye ibyo bihugu byombi bazasengera hamwe. Icyo gihe nikigera, Isiraheli izaba iya gatatu kuri Misiri na Ashūru. Ibyo bihugu uko ari bitatu bizahesha isi yose umugisha. Uhoraho Nyiringabo azabaha umugisha avuga ati: “Mpaye umugisha abantu banjye b'Abanyamisiri, nywuhaye n'Abanyashūru niremeye, n'Abisiraheli umwihariko wanjye.” Hari mu mwaka umugaba mukuru w'ingabo yoherejwe na Sarugoni umwami wa Ashūru, atera Ashidodi arayigarurira. Muri icyo gihe Uhoraho yari yarabwiye Ezayi mwene Amotsi ati: “Genda wiyambure imyambaro igaragaza akababaro, wiyambure n'inkweto zawe.” Ezayi yumvira Uhoraho, agenda yambaye ubusa nta n'inkweto. Nuko Uhoraho aravuga ati: “Nk'uko umugaragu wanjye Ezayi amaze imyaka itatu agenda yambaye ubusa nta n'inkweto, icyo kikaba ari ikimenyetso n'imiburo y'ibizaba kuri Misiri na Kushi, ni na ko Umwami wa Ashūru azajyana Abanyamisiri n'Abanyakushi ho iminyago, abasore n'abasaza bambaye ubusa nta n'inkweto, n'amatako yabo yanamye maze Misiri ikorwe n'isoni. Abiringiraga Kushi bakiratana Misiri, bazacika intege kandi bakorwe n'isoni.” Icyo gihe abaturage baturanye n'ibyo bihugu bazavuga bati: “Dore ibyabaye ku bo twishingikirizagaho, tubahungiraho ngo badutabare kandi badukize umwami wa Ashūru. Ese noneho tuzagana he?” Ubu ni ubutumwa bwagenewe abaturiye ubutayu bwegereye inyanja. Nk'uko serwakira yambukiranya mu majyepfo, ni ko umwanzi aturutse mu butayu cya gihugu giteye ubwoba. Neretswe ibiteye ubwoba: Umugambanyi akomeje kugambana, umusahuzi na we arasahura, Abanyelamu bagabye igitero, Abamedi bagose umujyi. Uhoraho aravuze ati: “Nzazimanganya imibabaro yose yatewe na Babiloni.” Ibyo neretswe binteye ubwoba bwinshi, ndababara nk'umugore uri ku bise, ibyo numva binteye ubwoba, ibyo mbona bitumye mpinda umushyitsi. Nacitse intege ndadagadwa kubera ubwoba, nifuje amafu ya nimugoroba, nyamara na yo yanteye ubwoba. Ibyokurya byateguwe, ibirago byashashwe, abantu bararya kandi baranywa. Ako kanya humvikana ijwi rivuga riti: “Nimuhaguruke bagaba b'ingabo, nimutegure intwaro zanyu.” Koko rero Uhoraho arambwiye ati: “Genda ushyireho umurinzi, amenyeshe abantu ibyo abona. Nabona amagare y'intambara akururwa n'amafarasi, nabona abagendera ku ndogobe no ku ngamiya, yitonde yitegereze neza.” Nuko uwo munyezamu arangurura ijwi ati: “Databuja, mba ndi ku izamu umunsi wose, ndigumaho ndetse n'ijoro ryose. None dore ibyo mbona: haje umuntu uri mu igare rikururwa n'amafarasi abiri.” Uwo munyezamu arongera ati: “Babiloni irarimbutse, Babiloni irarimbutse! Ibigirwamana byayo byose bihindutse ivu.” Bwoko bwanjye, mwebwe mwahondaguwe nk'imyaka ku mbuga, ndababwira ibyo numvise, ibyo nabwiwe n'Uhoraho Nyiringabo, Imana ya Isiraheli. Ubu ni ubutumwa bwagenewe Edomu. Ijwi riturutse i Seyiri rimbaza riti: “Mbese munyezamu, ijoro rigeze he? Mbese munyezamu, ijoro rigeze he?” Nuko ndasubiza nti: “Bugiye gucya bwongere bwire, niba ushaka kongera kumbaza ugaruke.” Ubu ni ubutumwa bwagenewe Arabiya. Yemwe bagenzi b'i Dedani, muzarara mu bihuru by'inzitane byo muri Arabiya. Mwebwe abatuye i Tema, nimushyire amazi abishwe n'inyota, nimushyire impunzi ibyokurya. Koko bahunze inkota yavuye mu rwubati, bahunze imiheto n'intambara ikaze. Koko rero Uhoraho arambwiye ati: “Mu mwaka umwe gusa, utarengaho n'umusi n'umwe, ubuhangange bwose bwa Kedari buzayoyoka. Hazasigara abantu mbarwa mu barwanisha imiheto b'ingabo z'i Kedari.” Uko ni ko Uhoraho Imana ya Isiraheli avuze. Ubu ni ubutumwa bwagenewe Umubande w'ibonekerwa. Baturage b'i Yeruzalemu, kuki mwese mwuriye hejuru y'amazu? Ni kuki muvuza urwamo mwishimye, ni kuki abantu bose mu mujyi banezerewe? Mbese abanyu baguye ku rugamba ntibicishijwe inkota? Abakuru banyu bose bahunze, bafashwe batarafora imiheto yabo, bose bafashwe nubwo bari bahungiye kure. Ni yo mpamvu nababwiye nti: “Nimundeke ndire mpogore, ndirire abantu banjye barimbutse, ntimwirushye ngo murampoza. Koko rero Nyagasani Uhoraho Nyiringabo yaduteje akaga, yaduteje imidugararo no gutsindwa. Mu Mubande w'ibonekerwa inkuta zasenyutse, induru yabaye ndende igera mu misozi. Ingabo z'Abanyelamu zitwaje imiheto n'imyambi, ziragenda ku mafarasi no ku magare y'intambara, abarwanyi b'i Kiri na bo bitwaje ingabo. Mwa batuye i Yeruzalemu mwe, ibibaya byanyu byiza byuzuye amagare n'amafarasi y'intambara, dore yashinze ibirindiro ku marembo y'umujyi. Koko rero u Buyuda nta gitabara bugifite, uwo munsi mwarangamiye intwaro zo mu Ngoro y'Ishyamba. Mwiboneye ibyuho byaciwe mu nkuta zizengurutse Umurwa wa Dawidi, mwahunitse amazi mu kizenga cy'amajyepfo. Mwabaruye amazu y'i Yeruzalemu, mwashenye amwe muri yo ngo musane inkuta zayo. Mwubatse ikizenga hagati y'inkuta zombi, mwacyubakiye guhunika amazi ava mu kizenga cya kera. Nyamara ntimwitaye ku Uwaremye byose, ntimwitaye ku Uwabiteguye kuva kera kose. Icyo gihe Nyagasani Uhoraho Nyiringabo yarabahamagaye, yabahamagariraga kurira no kuganya, yabahamagariye kwimoza umusatsi no kwambura imyambaro igaragaza akababaro. Nyamara dore ibyishimo byarabasagutse, murakinja ibimasa mukica intama, murarya inyama mukanywa divayi muvuga muti: ‘Nimureke twirire kandi twinywere, nta kabuza ejo tuzapfa.’ ” Uhoraho Nyiringabo yarabimpishuriye avuga ati: “Ndarahiye, ntibazigera bababarirwa iki cyaha, bazapfa batakibabariwe.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho Nyiringabo avuze. Nyagasani Uhoraho Nyiringabo yaravuze ati: “Jya kwa Shebuna, umutware w'ingoro y'umwami umubwire uti: ‘Urakora iki aha? Ni nde mufitanye isano?’ Koko rero wahicukuriye imva mu rutare ahirengeye, ni nde waguhaye uburenganzira bwo kuyicukura? Wa munyambaraga we, Uhoraho azakuvunagura, azakuvunagura akujugunye kure. Azakujugunya nk'ujugunya umupira, azakohereza mu gihugu kigari, uzapfira bugufi bw'amagare yawe y'intambara, bityo uzakoza isoni inzu ya shobuja.” Uhoraho aravuga ati: “Nzagukura ku mwanya wawe nkwambure ubutegetsi. Icyo gihe nzatuma umugaragu wanjye, uwo ni we Eliyakimu mwene Hilikiya. Nzamwambika umwambaro wawe w'ubutegetsi, nzamukenyeza umukandara muhe ubutegetsi bwawe, azaba umubyeyi w'ab'i Yeruzalemu no mu Buyuda. Nzamuha urufunguzo rw'inzu ya Dawidi, icyo azafunga nta wuzagifungura, icyo azafungura nta wuzagifunga. Nzamugira ukomeye, azamera nk'inkingi ishimangiye cyane, azaba isōko y'ikuzo ku muryango we wose. Ikuzo ry'umuryango we rizaza kuri we, abato n'abakuru ni we bazishingikirizaho, bazaba nk'ibikoresho bishyizwe ku meza.” Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Icyo gihe ya nkingi izakuka yikubite hasi, bityo iryo rizaba iherezo ry'ibyari biyimanitseho.” Ubu ni ubutumwa bwagenewe Tiri. Nimurire batware b'amato ajya i Tarushishi, nimurire kuko umujyi wanyu Tiri urimbutse, nta nzu isigaye, nta n'icyambu. Iyo nkuru yavuye i Shipure. Mwebwe abaturiye inyanja nimuceceke, mwe bacuruzi b'i Sidoni nimwumirwe, mwe mwakungahajwe n'ibizanywe n'abasare nimuceceke. Inyungu zanyu zavaga mu mbuto zo mu kibaya cya Nili, zanyuzwaga mu mazi magari, aho ni ho hari isoko mpuzamahanga. Sidoni, korwa n'isoni, wowe mujyi ntamenwa wo ku nyanja, korwa n'ikimwaro. Inyanja iravuga iti: “Sinigeze njya ku nda, sinigeze mbyara abahungu cyangwa abakobwa.” Misiri niyumva ko Sidoni yashenywe izababara cyane. Mwebwe abaturage b'i Fenisiya nimurire, nimuhungire i Tarushishi. Mbese uriya ni wa mujyi wanyu wahoze uhinda? Ese waba wa mujyi wubatswe kera cyane? Waba se ari wa mujyi woherezaga abantu bawo kwigarurira ibihugu? Ni nde wafashe umugambi wo guhana Tiri? Uwo mujyi wahoze wimika abami, abacuruzi bawo bari abanyacyubahiro bubahwa n'isi yose. Ni Uhoraho Nyiringabo wafashe uwo mugambi, ni we wabigambiriye kugira ngo atsembe agasuzuguro ka Tiri, bityo akoze isoni abanyacyubahiro bayo. Baturage b'i Tarushishi, nimwihingire ubutaka bwanyu, dore nta byambu by'ubucuruzi mugifite. Uhoraho yibasiye inyanja, yahindishije ibihugu umushyitsi, yategetse ko basenya imijyi ntamenwa y'i Fenisiya. Uhoraho yaravuze ati: “Bantu b'i Sidoni mwarakandamijwe, ntimuzongera kunezerwa ukundi. Nimunahungira i Shipure ntimuzagira amahoro. Reba igihugu cya Babiloniya ntikigituwe, Abanyashūru bakigize indiri y'inyamaswa, Abanyababiloniya bari barubatse iminara n'amazu ntamenwa, nyamara byahindutse amatongo. Nimurire basare b'amato ajya i Tarushishi, umujyi ntamenwa mwishingikirizagaho wasenyutse.” Ubwo Tiri izibagirana igihe cy'imyaka mirongo irindwi, igihe gihwanye n'imyaka y'ubuzima bw'umwami. Nyuma y'iyo myaka mirongo irindwi, Tiri izamera nk'indaya ivugwa muri iyi ndirimbo: “Yewe wa ndaya we yibagiranye, fata inanga uzenguruke umujyi. Curanga wimazeyo uririmbe cyane, uririmbe cyane kugira ngo bazakwibuke.” Nyuma y'iyo myaka mirongo irindwi, Uhoraho azagoboka Tiri. Izongera kuba indaya igirane ubucuruzi n'amahanga yose yo ku isi. Umutungo bazagira bazawegurira Uhoraho. Ntibazawubika kure, nyamara abasenga Uhoraho ni bo bazawukoresha bagura ibyokurya byinshi n'imyambaro myiza. Dore Uhoraho agiye konona isi ayihindure umusaka, agiye gutesha isi agaciro atatanye abayituye. Akaga kazagera ku muntu wese, kazagera kuri rubanda no ku mutambyi, kazagera ku nkoreragahato no kuri shebuja, kazagera ku muja no kuri nyirabuja, kazagera ku muguzi no ku ugurisha, kazagera ku ugurizwa no ku uguriza, kazagera ku uwishyuzwa no ku uwishyuza. Isi izononekara ihinduke umusaka rwose. Uko ni ko Uhoraho avuze. Isi iri mu cyunamo ihindutse amatongo, koko isi irononekaye ihindutse amatongo, izarimbukana n'ibikomerezwa byayo. Isi yandavujwe n'abayituye, koko bishe amategeko y'Uhoraho, ntibubahirije amateka ye, bishe n'Isezerano rihoraho yagiranye na bo. Ni yo mpamvu umuvumo uyogoje isi, bityo abayituye bari mu kaga kubera ibicumuro byabo. Ni yo mpamvu abatuye isi barimbutse, basigaye ari mbarwa. Imizabibu irarabiranye, nta divayi izongera kuboneka, abari banezerewe bose barababaye. Ibyishimo bivanze n'umurishyo w'ingoma birayoyotse, urusaku rw'ibyishimo rurarangiye, amajwi aneneje y'inanga aracwekereye. Ntibakinywa divayi banezerewe, inzoga zirabarurira. Umujyi wabaye ikidaturwa, nta wubasha kuwinjiramo. Mu mayira baraganya ko nta divayi ikiboneka, ibyishimo byarayoyotse, nta munezero ukirangwa mu gihugu. Umujyi ubaye amatongo, amarembo yawo yasenyutse. Koko rero ni ko bizagendekera isi n'abayituye, bazamera nk'iminzenze nyuma y'isarura, bazamera nk'imizabibu igihe bahumbahumba imbuto. Abacitse ku icumu bahanitse amajwi, bararirimba ikuzo ry'Uhoraho, kuva iburengerazuba basabwe n'ibyishimo. Ab'iburasirazuba n'abo mu birwa barasingiza Uhoraho, barasingiza Uhoraho Imana ya Isiraheli. Kuva ku mpera z'isi bararirimba bati: “Ikuzo nirihabwe Imana Nyir'ubutungane.” Nyamara ndibwira nti: “Kambayeho! Kambayeho! Ngushije ishyano!” Abagambanyi bakomeje kugambana. Mwa batuye isi mwe, ubwoba n'ikuzimu n'umutego birabategereje, uzahunga induru y'iterabwoba azagwa mu rwobo, uzarokoka urwobo azafatwa mu mutego. Ingomero zo ku ijuru zizafunguka, imfatiro z'isi na zo zizanyeganyega. Isi iziyasa, imenagurike kandi itingite. Isi izadandabirana nk'umusinzi, izahungabana nk'akaruri, abayituye bazazira ibyaha byabo, bazagwa be kongera kwegura umutwe. Icyo gihe Uhoraho azahana ibinyabubasha byo ku ijuru, azahana n'abami bo ku isi. Bazarundanywa nk'abanyururu muri gereza, bazafungirwa muri gereza hanyuma bahanwe. Ukwezi n'izuba ntibizamurika, koko Uhoraho Nyiringabo azaba umwami w'i Siyoni n'i Yeruzalemu, ikuzo rye rizigaragariza abakuru b'imiryango. Uhoraho, ni wowe Mana yanjye, nzaguhimbaza nsingize izina ryawe. Koko rero wakoze ibitangaje kubera umurava wawe, imigambi yawe kuva kera ni iyo kwizerwa. Imijyi wayihinduye ikirundo cy'amabuye, umujyi ntamenwa wawugize amatongo. Umujyi ntamenwa w'abanyamahanga wararimbutse, ntuzongera kubakwa ukundi. Amoko akomeye azagusingiza, abategetsi b'abagome bazakubaha. Koko uri ubuhungiro bw'abanyantegenke, uri ubuhungiro bw'abakene bari mu kaga, uri ubwugamo igihe cy'imvura y'umugaru, uri ubwikingo igihe cy'icyokere. Koko uburakari bw'abagome ni nk'imvura y'umugaru ihirika urukuta, bumeze nk'ubushyuhe ku butaka bwumiranye. Nyamara wowe Uhoraho, ucecekesha abagome, ubacecekesha nk'uko igicu gicogoza ubukare bw'izuba, bityo uburizamo imihigo y'abagome. Uhoraho Nyiringabo azakoresha ibirori ku musozi wa Siyoni, azakorera ibirori abantu b'amoko yose, azabagaburira ibyokurya biryoshye, azabaha na divayi nziza cyane. Kuri uwo musozi Uhoraho azakuraho akaga, azakuraho akaga kari kugarije amoko yose, azakuraho akababaro kari kugarije amahanga yose. Uhoraho azatsemba urupfu burundu, Nyagasani Uhoraho azahanagura amarira ku maso yose, Ubwoko bwe azabukuraho ikimwaro imbere y'amahanga yose. Uko ni ko Uhoraho avuze. Icyo gihe bazavuga bati: “Uhoraho ni Imana yacu, twaramwiringiye aradukiza, twaramwiringiye nimucyo tunezerwe, twishimire agakiza ke.” Uhoraho azarinda umusozi wa Siyoni, nyamara Mowabu azayiribata, azayiribata imere nk'ibishingwe biri mu ngarani. Bazarambura amaboko nk'abakura umusomyo, nyamara nubwo bagerageza gukoresha imbaraga, Imana izabacisha bugufi. Mowabu we, Uhoraho azasenya inkuta ntamenwa zawe, azazihirika zitembagare hasi. Icyo gihe abatuye u Buyuda bazaririmba bati: “Dufite umujyi ukomeye, Imana ni yo irinda inkuta zawo. Nimukingure amarembo, nimureke intungane z'inyamurava zinjire. Uhoraho, uzaha amahoro asesuye ufite imigambi ihamye, uzamuha amahoro kuko akwiringira. Nimwiringire Uhoraho iteka ryose, ni we rutare ruhora rudukingiye. Koko rero, acisha bugufi abishyira hejuru, asenya umujyi ukomeye, arawuhirika ugatembagara hasi. Abakene bazawuribata, abanyantegenke bazawunyukanyuka.” Uhoraho ni umunyamurava, ni we uboneza imigenzereze y'intungane, koko imigenzereze y'intungane iraboneye. Mu migenzereze udutegeka, ni wowe twishingikiriza, izina ryawe ni ryo twiyambaza. Ijoro ryose ndakuzirikana, ngushakashaka mbikuye ku mutima. Ibyemezo wafashe nibyubahirizwe ku isi, bityo abayituye bazabonereho kuba intungane. Nyamara umugome iyo agiriwe imbabazi, ntiyigera aba intungane, akomeza gukora nabi mu gihugu kiganjemo ubutungane, ntiyigera aha Uhoraho ikuzo. Uhoraho, abanzi ntibazi ko ugiye kubahana, nyamara bazabona ishyaka urwanirira ubwoko bwawe bakorwe n'isoni, bazatsembwa n'umuriro wagenewe abanzi bawe. Uhoraho, ni wowe uduha amahoro, ni wowe utuma dusohoza imigambi yacu. Uhoraho Mana yacu, hari abandi bigeze kudutegeka, nyamara ni wowe wenyine twiyambaza. Abo bandi barapfuye ntibazongera kubaho, barapfuye ntibazazuka. Warabahannye urabarimbura, ntibazibukwa ukundi. Uhoraho, watugize ubwoko bukomeye, watugaragarije ikuzo ryawe, wāguye imipaka y'igihugu cyacu. Uhoraho, igihe twari mu kaga twaragushakashatse, igihe uduhannye twaragutabaje. Uhoraho, watugize nk'umugore uri ku nda, umugore utakishwa n'ububabare bw'ibise. Natwe twari mu mibabaro y'iramukwa, nyamara nta cyo twabyaye, ntitwashoboye kuzanira isi agakiza, ntitwashoboye kongera umubare w'abantu ku isi. Abawe bapfuye bazongera kubaho, imibiri yabo izazuka. Abari ikuzimu nimukanguke musabagizwe n'ibyishimo, nk'uko ikime kizana amafu ku isi, uko ni ko Uhoraho azasubiza ubuzima abari barapfuye. Bantu banjye, nimujye mu mazu yanyu mufunge imiryango, nimufunge imiryango mube mwihishemo igihe gito, kugeza igihe uburakari bw'Uhoraho burangiye. Dore Uhoraho asohotse iwe, aje guhana abatuye isi kubera ibicumuro byabo. Isi izagaragaza amaraso yayimenweho, ntizongera gutwikira imirambo y'abishwe. Icyo gihe Uhoraho azafata inkota ye nini, ikomeye kandi ityaye, ahane cya gikōko nyamunini cyo mu nyanja, ari cyo kiyoka kigaragura kandi kihuta, azica icyo kiyoka cyo mu nyanja. Icyo gihe Uhoraho azavuga ati: “Nimutere indirimbo y'umuzabibu unejeje. Jyewe Uhoraho ndawurinda nkawuvomerera buri gihe, nywurinda ku manywa na nijoro ngo hatagira uwonona. Sinkiwurakariye, numeramo amahwa n'imifatangwe nzabitema mbitwike. Nyamara abanzi banjye nibampungiraho, tuzagirana amasezerano y'amahoro.” Mu gihe kizaza urubyaro rwa Yakobo ruzagwira, Abisiraheli bazororoka buzure isi. Mbese Uhoraho yahannye Abisiraheli? Yabahannye se nk'uko yagenje ababakandamizaga? Yabishe se nk'uko yagenje ababicaga? Yabamenesheje mu gihugu cyabo, yabamenesheje akoresheje inkubi y'umuyaga w'iburasirazuba. Bityo ibicumuro by'Abisiraheli bizahanagurwa, ibyaha byabo bizababarirwa, bizababarirwa nibarimbura intambiro zubatswe n'amabuye, bakazimenagura, bazatsemba kandi inkingi zeguriwe Ashera n'igicaniro cy'imibavu. Wa mujyi w'intamenwa uzahinduka umusaka, uzahinduka ikidaturwa, uzaba urwuri n'ibuga by'amatungo. Amashami y'ibiti azuma avunagurike, abagore bazayatashya bayacane. Koko rero aba bantu ntibumva, bityo Imana yabaremye ntizabagirira impuhwe cyangwa imbabazi. Icyo gihe guhera ku ruzi rwa Efurati kugeza ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri, Uhoraho azatarurukanya Abisiraheli umwe umwe, azabatarurukanya nk'uko umuntu arundarunda imyaka amaze guhura. Icyo gihe ikondera rinini rizavuga, abari baratataniye muri Ashūru no mu Misiri bazagaruka, bazasengera Uhoraho ku musozi yiyeguriye i Yeruzalemu. Samariya iragowe, yo kamba ry'ubwirasi bw'abasinzi b'Abisiraheli, zizabona ishyano indabyo zarabiranye z'ubwiza bw'ikuzo ryayo, uwo mujyi wubatse ku musozi uri hejuru y'ikibaya kirumbuka, umujyi wabaye ikuzo ry'abazahajwe na divayi. Dore Uhoraho yohereje umuntu w'umunyambaraga n'intwari, ameze nk'imvura y'amahindu cyangwa umuyaga urimbura, ameze nk'imvura nyinshi itera umwuzūre. Uwo mujyi azawurimburira hasi akoresheje imbaraga. Azaribata iryo kamba ry'ubwirasi bw'abasinzi b'Abisiraheli, azaribata za ndabyo zarabiranye z'ubwiza bw'ikuzo ry'uwo mujyi, umujyi wubatse ku musozi uri hejuru y'ikibaya kirumbuka. Uwo mujyi uzamera nk'umutini uhishije mbere y'igihe, abawubonye barawusoroma bagahita bawurya. Icyo gihe Uhoraho Nyiringabo azaba ikamba ribengerana, azabera abasigaye ikamba ryiza. Abacamanza azabatoza guca imanza zitabera, azaha ubutwari abarinda amarembo y'umujyi. Abatambyi n'abahanuzi na bo barayobye kubera divayi, dore baradandabirana kubera ubusinzi bw'inzoga, inzoga zirabayobya, divayi yarabaheranye, baradandabirana kubera ubusinzi bw'inzoga. Ntibasobanukirwa ibyo beretswe, baratandukira mu nyigisho zabo. Ibirutsi byabo binuka bidendeje hose, imyanda yabo yandagaye ahantu hose. Barabazanya bati: “Mbese Ezayi arigisha nde? Mbese ni nde ukeneye inyigisho ze? Ese aho ntagira ngo turi abana bakiri ku ibere cyangwa bacutse? Nyumvira na we aragira ati: ‘Nimugire mutya, nimuce aha, nimugane hariya.’ ” Nyamara Uhoraho azabwira ubwoko bwe mu zindi ndimi, ababwize akanwa k'abanyamahanga. Uhoraho yari yarababwiye ati: “Aha ni ho muzaruhukira, nimureke abananiwe baruhuke aha ni ahantu ho kuruhukira.” Nyamara banze kumwumvira. Bityo Ijambo ry'Uhoraho rizababera nka ya mvugo ngo: “Nimugire mutya, nimuce aha, nimugane hariya.” Igihe bazaba bagenda bazitura hasi bavunike, bazagwa mu mutego bawufatirwemo. Nimwumve mwa banyagasuzuguro mwe, nimwumve mwe muyobora abantu b'i Yeruzalemu, nimutege amatwi mwumve ibyo Uhoraho avuga. Muravuga muti: “Twagiranye isezerano n'urupfu, twahanye igihango n'ikuzimu. Bityo icyago nikiza ntikizatugeraho, twishingikirije ku kinyoma n'uburiganya.” Nyamara Uhoraho Imana aravuze ati: “Ngiye gushyira muri Siyoni ibuye ritunganye, ni ibuye nsanganyarukuta ry'ifatizo rifite agaciro. Urifitemo icyizere ntazakorwa n'isoni. Ubutabera nzabugira nk'igipimisho, ubutungane nzabugira nk'impinyuzarukuta.” Urubura ruzasenya ubwihisho bw'ikinyoma, umwuzure uzahitana ubwihisho bwanyu. Isezerano mwagiranye n'urupfu rizaseswa, igihango mwahanye n'ikuzimu ntikizafata, icyago nikiza kizabageraho. Buri gihe uko kije kizabageraho, koko kizaza mu gitondo, no ku manywa na nijoro, abantu bazagira ubwoba nibumva ubu butumwa. Bityo bizamera nk'aho uburiri bubabanye bugufi, ikiringiti kibabanye gito. Uhoraho azabahagurukira nk'uko yabigenje ku musozi wa Perasimu, azabarakarira nk'uko yabigenje mu kibaya cy'i Gibeyoni, bityo azasohoza umugambi we udasanzwe, azarangiza umurimo we utangaje. None rero nimureke guhinyura iyo miburo, hato mutava aho murushaho kwishyira mu kaga. Koko Nyagasani Uhoraho Nyiringabo yabimbwiye, yafashe icyemezo kidakuka cyo gutsemba igihugu cyose. Nimutege amatwi munyumve, nimwitondere ibyo ngiye kubabwira Iyo umuhinzi agamije kubiba ntarambirwa, ararima agatabira, agatunganya umurima. Iyo amaze gutunganya umurima abiba umurama w'imboga, abiba ingano z'ubwoko bwose, abiba n'izindi mbuto z'impeke ku mbibi z'umurima. Iyo mikorere ayikomora ku Mana ye, Imana ni yo iyimwigisha. Ushaka umurama w'imboga ntawusekura mu isekuru, ahubwo awuhurisha ikibando. Umuhinzi azi uburyo ahura ingano ze atazimenaguye, azihonyoza uruziga rw'imashini, nyamara yirinda kuzimenagura. Iyo mikorere na yo ayikomora ku Uhoraho Nyiringabo, inama ze ziratangaje, ubwenge bwe burahebuje. Uragowe Ariyeli, Ariyeli, wowe Yeruzalemu umurwa Dawidi yigaruriye! Komeza ukoreshe iminsi mikuru uko umwaka utashye, nyamara amaherezo nzaguhana, Ariyeli we. Uzarangwa n'amarira n'imiborogo, uzahinduka nk'urutambiro. Nanjye nzakugota impande zose, nzakuzengurutsa ibirindiro by'ingabo, nzagukikiza ibirundo by'igitaka. Yeruzalemu we, uzacishwa bugufi cyane, nuvuga uzamera nk'uvugira ikuzimu, ijwi ryawe rizamera nk'iry'umuzimu ujwigirira ikuzimu. Nyamara abanzi bawe benshi bazamera nk'umukungugu utumuka, ababisha bawe batabarika bazamera nk'umurama utumuwe n'umuyaga. Uhoraho Nyiringabo azakugoboka, azaza ahinda nk'inkuba, azaza mu mutingito no mu rusaku rukomeye, azaza mu nkubi y'umuyaga no mu muriro utwika. Amahanga menshi yarwanyaga Yeruzalemu n'umujyi ntamenwa wayo, ayo mahanga yose azayoyoka nk'inzozi za nijoro. Ayo mahanga yose yarwanyaga umusozi wa Siyoni, azaba nk'umuntu ushonje akarota arya, nyamara agakanguka ashonje. Azamera nk'umuntu wishwe n'inyota akarota anywa, nyamara akanguka yacitse intege, umuhogo wumye. Ngaho nimutangare maze mwumirwe, nimwihindure impumyi mwe kubona, nimube abasinzi nubwo mutanyoye divayi, nimudandabirane nubwo mutanyoye inzoga. Koko Uhoraho yarabarindagije, mwa bahanuzi mwe, yabagize impumyi, mwa bashishozi mwe, yabakojeje isoni. Ibi byose mweretswe bibabereye nk'inyandiko ifungishijwe kashe baha umuntu uzi gusoma bati: “Soma iyi nyandiko.” Nuko akabasubiza ati: “Sinabishobora kuko ifungishijwe kashe.” Hanyuma bakayiha utazi gusoma bati: “Soma iyi nyandiko”, maze akabasubiza ati: “Sinzi gusoma.” Nyagasani aravuze ati: “Aba bantu bampoza ku rurimi, banyubahisha iminwa gusa, ariko imitima yabo imba kure. Barushywa n'ubusa bansenga, inyigisho bigisha ni amategeko y'abantu gusa. Nzakomeza mbakorere ibikorwa bitangaje, bityo ubwenge bw'abanyabwenge babo buzashira, ubuhanga bw'abahanga babo buzazima.” Bazabona ishyano abahisha Uhoraho imigambi yabo, bazabona ishyano abakorera ibikorwa byabo mu bwiru. Baravuga bati: “Nta wuzatubona ngo amenye ibyo dukora.” Mwebwe mufata ibintu uko bitari, mbese umubumyi yagereranywa n'ibumba? Ishusho ntiyabwira uwayibaje iti: “Si wowe wambaje.” Ikibumbano nticyabwira uwakibumbye kiti: “Nta cyo ushoboye.” Mu gihe gito ishyamba rya Libani rizahinduka umurima urumbuka, umurima warumbukaga uzahinduka ishyamba. Icyo gihe ibipfamatwi bizumva ibisomwa mu gitabo, impumyi na zo zizahumuka zirebe. Abicisha bugufi bazanezezwa n'Uhoraho, abakene bazasābwa n'ibyishimo, bazabikesha Umuziranenge wa Isiraheli. Icyo gihe abategekesha igitugu bazanyagwa, abirasi bazakozwa isoni, abiha gucumura bazarimburwa. Abashinja abandi ibyaha bazarimburwa, ababangamira ukuri mu manza bazarimbuka, abahanisha intungane na bo bazarimburwa. Ni yo mpamvu Uhoraho avugira abakomoka kuri Yakobo, Imana yacunguye Aburahamu iravuga iti: “Kuva ubu abakomoka kuri Yakobo ntibazongera gukorwa n'isoni, ntibazongera kugaragarwaho n'umubabaro. Koko bo n'abana babo bazabona ibyo nzabakorera, bityo bazamenya ko ndi Umuziranenge, bazamenya ko ndi Umuziranenge wa Yakobo, bazanyubaha jyewe Imana ya Isiraheli. Abari barahabye bazahabuka, abari barigometse bazemera kwigishwa.” Uhoraho aravuze ati: “Bazabona ishyano abantu bigometse! Abantu bacura imigambi itanturutseho, bakora amasezerano anyuranyije n'ibyo nshaka, bityo bongera ibyaha ku bindi. Bajya mu Misiri batangishije inama, bajya gutabaza umwami waho, bajyanwa mu Misiri no gushaka ubuhungiro. Nyamara umwami wa Misiri nta cyo azabamarira, ubwo buhungiro buzabamwaza. Koko abategetsi banyu bageze i Sowani, intumwa zanyu zigeze i Hanesi. Bose bazakozwa isoni n'icyo gihugu kitabagiriye akamaro, igihugu kizabataba mu nama ntikigire icyo kibamarira, ahubwo kizabamwaza kinabateshe agaciro.” Ubu butumwa bwerekeye inyamaswa zo mu butayu bw'amajyepfo. Dore intumwa zirambukiranya igihugu giteye ubwoba, igihugu kibamo intare n'impiri n'ibikōko biguruka. Izo ntumwa zitwara impano z'agaciro ku ndogobe no ku ngamiya, zizishyīra Abanyamisiri batagize icyo batumarira. Inkunga ya Misiri nta cyo imaze, ni yo mpamvu nyihimbye izina ngo: “Rahabe, igikōko mburamumaro”. Uhoraho yabwiye Ezayi ati: “Genda wandike ku kibaho no mu gitabo imbere yabo, wandike bizabe ubuhamya buhoraho iteka ryose. Koko ubu bwoko ni abagome n'ababeshyi, ntibashaka kumvira ibyemezo by'Uhoraho. Babwira abashishozi bati: ‘Nimureke kubonekerwa!’ Babwira n'abahanuzi bati: ‘Ntimuzongere kutumenyesha ukuri. Mujye mutubwira ibitunezeza, mujye muduhanurira ibitari ukuri.’ Abantu babwira kandi abahanuzi bati: ‘Nimureke gukurikiza ukuri, ntimuzongere kutubwira ibyerekeye Imana Umuziranenge wa Isiraheli.’ ” Imana Umuziranenge wa Isiraheli aravuze ati: “Mwajugunye ubutumwa bwanjye, mwishingikiriza ku rugomo n'ububeshyi. Nta kabuza iryo kosa rizababera nk'urukuta, urukuta rurerure rufite umututu munini, rushobora gusenyuka rukikubita hasi. Urwo rukuta nirwikubita hasi ruzamenagurika, ruzamenagurika nk'ikibindi, kirajanjagurika kigahinduka ishingwe, ntigisigaza n'agasate ko kurahuza umuriro cyangwa kuvomesha amazi.” Nyagasani Uhoraho, Umuziranenge wa Isiraheli aravuze ati: “Nimungarukira mukihana muzakizwa, nimutuza mukanyumvira muzagira imbaraga, nyamara ntimubishaka. Muravuga muti: ‘Reka da! Tuzahunga tugendere ku mafarasi.’ Ni koko muzahunga mwihuta. Muravuga kandi muti: ‘Tuzagendera ku mafarasi yihuta cyane.’ Nyamara abazabakurikirana na bo bazaba bihuta cyane. Abantu igihumbi muri mwe bazahunga, bazahunga batinye umuntu umwe mu banzi babo, abanzi batanu bazabirukana mwese, abazarokoka muri mwe bazaba nk'ibendera rishinzwe mu mpinga.” Uhoraho yiyemeje kubagirira imbabazi, yiyemeje kandi kubagirira impuhwe. Koko Uhoraho ni Imana itabera, hahirwa abamwizera bose. Yemwe baturage b'i Siyoni, yemwe abatuye i Yeruzalemu, ntimuzongera kurira bibaho. Nimutabaza Uhoraho azabagirira impuhwe, nabumva azahita abatabara. Nyagasani azabanyuza mu mibabaro, nyamara azabigisha ku mugaragaro, namwe muzibonera umwigisha wanyu. Nimuramuka muteshutse inzira muzumva ijwi ribabwira riti: “Dore inzira nimube ari yo munyuramo.” Ibigirwamana byanyu bitatse ifeza, amashusho atatse izahabu, nyamara muzayafata nk'ibihumanye, muzayajugunya kure kuko azaba ahumanye. Muzavuga muti: “Hoshi nimuve aha!” Uhoraho azabaha imvura yo kumeza imbuto mwabibye, ubutaka buzarumbuka mugire umusaruro mwinshi, icyo gihe amatungo yanyu azarisha mu nzuri zagutse. Ibimasa n'indogobe bihinga bizarya ibyatsi biryoshye kandi biteguwe neza. Ku munsi w'ubwicanyi bukabije iminara yose izariduka, amasōko azatoboka ku misozi no ku dusozi. Kuri uwo munsi Uhoraho azapfuka ibikomere by'ubwoko bwe, azomora ibisebe yabateje. Ukwezi kuzamurika nk'izuba, umucyo w'izuba uzikuba karindwi. Nguriya Uhoraho araje aturutse kure, aje afite uburakari bugurumana, imvugo ye yuzuye umujinya, ijambo rye ni nk'umuriro ukongora. Umwuka we umeze nk'uruzi rwuzuye rukarenga inkombe, nguwo aje kujegeza amahanga ayateza ibyago, aje kubayobya abajyane aho badashaka, abajyane nk'ubashyize mu mugozi. Icyo gihe muzaririmba nk'abari mu gitaramo cy'umunsi mukuru, muzanezerwa nk'abayobowe n'ijwi ry'umwirongi bagiye mu Ngoro y'Uhoraho, muzanezerwa nk'abagana Imana urutare rwa Isiraheli. Uhoraho azumvikanisha ijwi rye riteye ubwoba, azerekana ko abangukira guhana arakaye, azabigaragariza mu mirabyo, azabigaragariza mu mvura y'umugaru n'amahindu. Abanyashūru bazaterwa ubwoba n'ijwi ry'Uhoraho, igihano azabaha kizabakangaranya. Uko Uhoraho azajya ahana Abanyashūru, buri gihano kizajyana n'amajwi y'ingoma n'inanga, Uhoraho ubwe azabarwanya. Ahagenewe gutwikira Umwami wa Ashūru hateguwe kuva kera, ni urwobo rurerure kandi rugari rwarunzwemo inkwi nyinshi, umwuka ugurumana w'Uhoraho uzazikongeza, zizaka nk'amazuku yo mu birunga. Bazabona ishyano abajya gutabaza mu Misiri, biringira ubwinshi bw'amafarasi n'amagare y'intambara byaho. Bishingikiriza imbaraga z'abarwanira ku mafarasi, nyamara ntibita ku Muziranenge wa Isiraheli, ntibatabaza Uhoraho. Nyamara Uhoraho na we arashishoza, ashobora guteza ibyago kandi ntiyivuguruze, azahagurukira agatsiko k'abagizi ba nabi, azahagurukira izo nkozi z'ibibi bitabaje. Abanyamisiri ni abantu buntu si Imana, amafarasi yabo na yo ni amatungo gusa. Igihe Uhoraho azahana icyo gihugu kizarimbukana n'abagitabaza, bose hamwe bazashiraho. Uhoraho yarambwiye ati: “Igihe intare cyangwa icyana cyayo byivugira ku muhigo, nubwo abashumba benshi bahururizwa kuyirwanya, ntizaterwa ubwoba n'induru yabo. Bityo Uhoraho Nyiringabo azaza i Siyoni, azarwanira kuri uwo musozi we.” Uko ibisiga bitanda amababa yabyo, ni ko Uhoraho Nyiringabo azarinda Yeruzalemu. Azayirinda ayigoboke, azayirokora ayikize. Mwa Bisiraheli mwe, nimugarukire uwo mwagomeye bikabije. Icyo gihe buri wese azajugunya ibigirwamana yacuze mu ifeza no mu izahabu. Abanyashūru bazashirira ku nkota, bazatsembwa n'inkota itari iy'abantu. Abanyashūru bazahunga inkota, abasore babo bazaba inkoreragahato. Umwami wabo azagira ubwoba ahunge, abagaba b'ingabo ze bazashya ubwoba bahunge urugamba. Uko ni ko Uhoraho avuze, we nyir'urumuri ruri i Siyoni, we nyir'itara riri i Yeruzalemu. Dore hazabaho umwami uzategekesha ubutungane, hazabaho n'abatware bazategekesha ubutabera. Buri wese azaba nk'ahantu hahungirwa umuyaga, azaba nk'ahantu bugama umuyaga, azaba nk'amazi atemba ku butaka bwumiranye, azaba nk'igicucu cy'urutare runini mu butayu. Amaso y'abareba azakomeza kureba, amatwi y'abumva azumva kurushaho. Abari ibihubutsi bazakorana ubushishozi, abadidimangaga bazavuga neza. Abapfapfa ntibazongera guhabwa icyubahiro, ab'imburamumaro ntibazongera guhabwa agaciro. Koko rero umupfapfa avuga iby'ubupfapfa, ahora atekereza gukora ibibi, akora ibidatunganye kandi agatuka Uhoraho, ntagaburira abashonji, ntaha icyo kunywa abishwe n'inyota. Ab'imburamumaro barangwa n'ubugome, bategura imigambi mibi yo kwicisha abakene, barababeshyera bakabima uburenganzira bwabo. Nyamara umunyamurava agira imigambi myiza, yishingikiriza ku bikorwa byiza. Yemwe bagore b'abadabagizi, nimuhaguruke muntege amatwi, yemwe bakobwa badamaraye, nimunyumve. Mwebwe abadamaraye, nyuma y'umwaka umwe muzaba muhagaritse umutima, koko rero imizabibu yanyu izarumba nta cyo muzasarura. Mwa badabagizi mwe, nimuhagarike umutima, nimugire ubwoba mwebwe abadamaraye, nimwiyambure imyambaro yanyu, nimukenyere imyambaro igaragaza akababaro. Nimwikomange mu gituza mubabaye, nimuririre imirima yanyu yari myiza, nimuririre n'imizabibu yanyu yarumbukaga. Nimuririre igihugu cy'ubwoko bwanjye, dore cyamezemo ibihuru by'amahwa, nimuririre amazu yari abanejeje, amazu yo mu mujyi wuje umunezero. Koko ingoro y'umwami izahinduka amatongo, umujyi wari utuwe uzahinduka ikidaturwa. Agace ka Ofeli n'umunara w'abarinzi bizahora ari amatongo, indogobe zo mu gasozi zizahidagadurira, amatungo na yo azahabona urwuri. Igihe kimwe Uhoraho azadusenderezaho Mwuka we, umurima utahingwaga uzarumbuka, naho umurima wahingwaga uzahinduka ishyamba. Ubutabera buzaganza mu mirima itahingwaga, ubutungane na bwo buzaganza mu mirima yahingwaga. Ubutungane buzabyara amahoro, buzatera ituze n'umutekano iteka ryose. Abantu banjye bazabaho mu mahoro, bazaba mu mazu yuje umutekano, bazaruhukira ahantu hatuje. Nyamara ishyamba rizatsembwa n'amahindu, umujyi na wo uzarimbuka. Mwebwe rero murahirwa, muzabiba imbuto iruhande rw'imigezi, inka n'indogobe zanyu zizarisha nta nkomyi. Uzabona ishyano wowe urimbura kandi utararimbuwe, uzabona ishyano wowe ugambana kandi utaragambaniwe, numara kurimbura nawe uzarimburwa, numara kugambana nawe uzagambanirwa. Uhoraho, tugirire impuhwe turakwiringiye, uturinde buri munsi kandi utugoboke igihe cy'akaga. Iyo abantu bumvise ijwi ryawe barahunga, urahaguruka amahanga agatatana. Barunda iminyago nk'inzige zirundanyije, bayitanguranwa nk'ibihore bisimbuka. Uhoraho nasingizwe we utuye mu ijuru, yasendereje ubutabera n'ubutungane i Siyoni. Yemwe bantu b'i Yeruzalemu, Uhoraho azabaha amahoro, azabakiza abahe ubwenge n'ubuhanga, kubaha Uhoraho ni byo bibafitiye akamaro. Dore abantu b'intwari baraborogera mu mayira, intumwa z'amahoro zirarira zahogoye. Imihanda irimo ubusa nta muntu ukirangwa mu mayira, umurimbuzi yasheshe isezerano, imijyi yasuzuguwe, umuntu ntakigira agaciro. Igihugu kiri mu cyunamo cyacitse intege, ibisi bya Libani byamanjiriwe, byarabiranye, ikibaya cya Sharoni cyabaye ubutayu, ibiti by'i Bashani n'i Karumeli ntibikigira amababi. Uhoraho aravuze ati: “Ngiye guhaguruka, ngiye kugaragaza ububasha bwanjye, ngiye guhabwa ikuzo. Imigambi yanyu ni imburamumaro, ibiyivamo nta cyo bimaze, ibikorwa byanyu ni nk'umuriro ukongora. Abantu bazatwikwa nk'ishwagara mu itanura, bazakongoka nk'amahwa ashyizwe mu muriro. Yemwe abari kure, nimwumve ibyo nakoze, abari hafi namwe, nimumenye ububasha bwanjye. Muri Siyoni abanyabyaha bagize ubwoba, abatubaha Imana barahinda umushyitsi bati: ‘Ni nde muri twe wahangara umuriro ukongora? Ni nde muri twe wahangara itanura ritazima?’ Ni ugendera mu butungane akavuga ukuri, ni uwanga inyungu ibonetse mu buryo bubi, ni uwanga kwakira ruswa, ni uwima amatwi imigambi y'abicanyi, ni utitabira ubugizi bwa nabi. Uwo muntu azatura ahasumba ahandi, ibitare ntamenwa bizamubera ubuhungiro, azahorana ibyokurya n'ibyokunywa.” Uzibonera ubwawe ubwiza bw'umwami, uzibonera n'amaso yawe ubwisanzure bw'igihugu. Bityo uzazirikana abaguteraga ubwoba uvuge uti: “Mbese ari he wa mugenzuzi? Ari he wa wundi wagenzuraga imisoro? Ari he wa wundi wabaruraga iminara?” Ntuzongera kubona abantu b'abanyagasuzuguro, abantu bavuga ururimi rutumvikana, abantu bakoresha imvugo idasobanutse. Uzibonera ubwawe Siyoni dukoreramo iminsi mikuru, uzibonera n'amaso yawe Yeruzalemu umurwa w'amahoro, ni yo hema ritazongera gusenywa, imambo zaryo ntizizashingurwa ukundi, imigozi yaryo ntizigera icika. Aho ni ho Uhoraho azatwerekera ikuzo rye, hazahinduka akarere k'imigezi minini n'inzuzi ngari, nyamara amato y'intambara ntazayinjiramo, amato manini na yo ntazayinyuramo. Koko rero Uhoraho ni we mucamanza wacu, ni we mutegetsi wacu, Uhoraho ni we mwami wacu kandi ni we uzadukiza. Imigozi yawe yaradohotse ntigifashe ku giti, bityo ntugishobora kuzamura ibendera. Abantu bazagabana iminyago itubutse, abacumbagira na bo bazayigiraho umugabane. Nta muturage w'i Yeruzalemu uzarwara, abayituye bazababarirwa ibicumuro byabo. Bantu b'amahanga yose, nimwegere mwumve, isi n'ibiyiriho byose nibitege amatwi, isi n'ibiyimeraho byose nibyumve. Uhoraho arakariye amahanga yose, afitiye umujinya ingabo zayo zose. Yagambiriye kubarimbura, yabatanze ngo bicwe. Imirambo yabo izajugunywa ku gasozi, umunuko wayo uzakwira hose, amaraso yabo azatemba ku misozi. Inyenyeri zose zizashonga, ikirere kizizingazinga nk'umuzingo w'igitabo, inyenyeri zose zizahanantuka, zizahanantuka nk'amababi y'umuzabibu cyangwa umutini. Uhoraho aravuze ati: “Nateguye inkota yanjye mu ijuru, dore iramanutse ihane Abedomu, abo nagambiriye kurimbura.” Inkota y'Uhoraho yuzuyeho amaraso, yahaze urugimbu n'amaraso by'intama n'ay'amasekurume y'ihene, yahaze urugimbu rw'impyiko z'amapfizi y'intama. Koko rero Uhoraho yatambye igitambo mu mujyi wa Bosira, yatsembye abantu mu gihugu cya Edomu. Imbogo n'inka n'ibimasa bizapfana na bo, igihugu kizasendera amaraso, ubutaka buzahaga urugimbu. Koko ni igihe Uhoraho azakiza Siyoni, ni umwaka wo guhōra abanzi bayo. Imigezi yo muri Edomu izahinduka amahindure, ubutaka bwaho buzahinduka amazuku, icyo gihugu kizahinduka amahindure agurumana. Ayo mahindure azahora agurumana ku manywa na nijoro, umwotsi uzacumbeka ubudahwema, hazahinduka ubutayu burundu, nta muntu uzongera kuhanyura. Igihugu kizaba indiri y'ibihunyira n'ibinyogote, ibyanira n'ibikona bizahatura. Uhoraho azarambura hejuru ya Edomu umugozi urimbura, azayirimbura ihinduke umusaka. Abatware ntibazongera kwimika umwami, abari ibyegera bose bazashiraho. Ingoro zabo zizameramo ibihuru n'amahwa, inzu zabo ntamenwa zizameramo ibisura n'ibitovu, hazahinduka isenga ry'imbwebwe na za mbuni. Hazahinduka igikumba cy'inturo n'impyisi, hazahinduka isibaniro ry'ibikōko, ni ho Liliti iruhukira. Ni ho ibisiga bizarika ibyari byabyo, ni ho bizatera amagi bikayararira, ni ho inkongoro zizakoranira, buri gisiga na kigenzi cyacyo. Nimushakashake mu gitabo cy'Uhoraho, musome aya magambo: “Nta na kimwe mu byaremwe kizabura, nta na kimwe kizabura kigenzi cyacyo.” Uhoraho ubwe ni we ubivuze, Mwuka we ni we uzabikoranyiriza hamwe. Uhoraho azaha umugabane buri nyamaswa, azawuyiha akoresheje igipimo, buri nyamaswa izawuhorana, ni ho zizaba iteka ryose. Ubutayu n'agasi bizishima, igihugu cyumagaye kizishima kirabye indabyo, indabyo zizarabya nk'amalisi. Icyo gihugu kizuzura indabyo, kizishima cyane gisābwe n'umunezero. Kizahabwa ikuzo nk'ibisi bya Libani, kizagira ubwiza nk'ubw'umusozi wa Karumeli n'ubw'ikibaya cya Sharoni. Abantu bazabona ikuzo ry'Uhoraho, bazarangamira ubwiza bw'Imana yacu. Nimukomeze amaboko ananiwe, nimukomeze n'amavi adandabirana. Nimubwire abakutse umutima muti: “Nimukomere mwigira ubwoba, dore Imana yanyu ije guhōra no guhana, izanywe no kubakiza.” Koko impumyi zizareba, ibipfamatwi na byo bizumva. Abacumbagira bazasimbuka nk'impara, ibiragi na byo bizarangurura ijwi binezerewe. Ubutayu buzatobokamo amasōko, imigezi itembe ahantu humagaye. Ahari umusenyi utwika hazahinduka ikiyaga, ubutaka bwumagaye buzatobokamo amasōko, ahahoze ari amasenga y'imbwebwe hazamera urubingo n'urufunzo. Aho hantu hazaba umuhanda munini, uzitwa inzira y'intungane, abahumanye n'abapfapfa ntibazayinyuramo, intungane zonyine ni zo zizayinyuramo. Muri iyo nzira nta ntare izahakandagira. inyamaswa y'inkazi ntizayigeramo, abacunguwe bonyine ni bo bazayinyuramo. Abo Uhoraho yacunguye bazatahuka, bazagera i Siyoni baririmba, bazasābwa n'umunezero iteka, bazagira ibyishimo byinshi, umubabaro no gusuhuza umutima bizayoyoka. Mu mwaka wa cumi n'ine Hezekiya ari ku ngoma, Senakeribu umwami wa Ashūru yateye imijyi ntamenwa yose y'u Buyuda arayigarurira. Umwami wa Ashūru ari i Lakishi, yohereza umujyanama we wihariye w'inkambi, ayoboye umutwe ukomeye w'ingabo, amutuma i Yeruzalemu ku Mwami Hezekiya. Bashinga ibirindiro ku muyoboro w'amazi ava mu kizenga cyo haruguru, kiri ku nzira igana ku murima w'Abameshi. Nuko mwene Hilikiya ari we Eliyakimu wari umuyobozi w'ibwami, aza kubonana na we aherekejwe n'umunyamabanga Shebuna, n'umuvugizi w'umwami Yowa mwene Asafu. Umujyanama wihariye w'umwami wa Ashūru arababwira ati: “Nimugende mubwire Hezekiya ubu butumwa bw'umwami ukomeye ari we mwami wa Ashūru muti: ‘Icyizere ufite ni cyizere ki? Mbese uribwira ko amagambo yonyine, yabasha kuburizamo umugambi n'ubutwari dufite byo kurwana intambara? Ni nde wishingikirijeho waguteye kungomera? Erega wishingikirije kuri Misiri, rwa rubingo rusadutse, rutobora rugahinguranya ikiganza cy'urwishingikirijeho wese! Uko ni ko Umwami wa Misiri agenza abamugirira icyizere bose.’ “Ahari aho mugiye kunsubiza muti: ‘Uwo dufitiye icyizere ni Uhoraho Imana yacu.’ Nyamara Hezekiya ni we ubwe washenye ahasengerwa hose n'intambiro zaho, ategeka abantu b'i Yeruzalemu n'abandi Bayuda kujya kumuramya imbere y'urutambiro rw'i Yeruzalemu rwonyine. “None rero, tēga na databuja umwami wa Ashūru. Jyewe ndiyemeza kuguha amafarasi y'intambara ibihumbi bibiri, niba wakwibonera abayarwaniraho. Ubwo se koko washobora gutsimbura n'umwe woherejwe wo mu bagaba b'ingabo ba databuja? None wishingikirije ku Banyamisiri ngo bazaguha amagare y'intambara n'amafarasi! Mbese ye, databuja yatera iki gihugu akakirimbura Uhoraho atabishatse? Reka da! Uhoraho ubwe ni we wabimutegetse.” Nuko Eliyakimu na Shebuna na Yowa, basaba umujyanama w'umwami wa Ashūru bati: “Abagaragu bawe turakwinginze, tubwire mu kinyarameya kuko tucyumva. Erega ibyo utubwira mu giheburayi, dore abantu bari ku rukuta bateze amatwi barabyumva!” Umujyanama w'umwami wa Ashūru arabasubiza ati: “Mbese mwibwira ko databuja yantumye kuri shobuja namwe gusa? Erega yantumye no kuri bariya bicaye ku rukuta, kugira ngo bamenye ko bidatinze bazarya amazirantoki yabo, bakanywa n'inkari zabo kimwe namwe.” Umujyanama w'umwami wa Ashūru arahaguruka, arangurura mu gihebureyi ati: “Nimwumve ubutumwa bw'umwami ukomeye ari we mwami wa Ashūru, aragira ati: ‘Nimureke kwishinga Hezekiya, arabashuka kuko atazabasha kubakiza. Arishingikiriza ku cyizere cy'uko Uhoraho azabankiza, akantesha kwigarurira uyu mujyi, jyewe umwami wa Ashūru. Nimureke kumvira Hezekiya ahubwo mukurikize ibi mbabwira: nimuharanire amahoro munyoboke, jyewe umwami wa Ashūru. Bityo buri wese azigumira mu mizabibu ye n'imitini ye bimutunge, yigumanire n'ikigega cye cy'amazi yinywere. Hanyuma nzabajyana mu gihugu kimeze nk'icyanyu, gikungahaye ku ngano zivamo imigati, no ku mizabibu bengamo divayi. Nimwitondere Hezekiya, kuko abayobya ababwira ko Uhoraho azabakiza. Ese hari ubwo imana z'amahanga zambujije gufata ibihugu byazo? Ese ye, imana za Hamati n'iza Arupadi zakoze iki? Naho se iza Sefaruvayimu zo zakoze iki? Mbese haba hari iyambujije kwigarurira Samariya? Ni iyihe muri izo mana zose yambujije kwigarurira igihugu cyayo? Nta yo. None se Uhoraho azambuza ate kwigarurira Yeruzalemu?’ ” Abari aho baricecekera, ntibamusubiza ijambo na rimwe nk'uko Hezekiya yari yabategetse. Nuko Eliyakimu mwene Hilikiya umuyobozi w'ibwami, n'umunyamabanga Shebuna na Yowa mwene Asafu umuvugizi wihariye w'umwami, bashishimura imyambaro yabo. Basubira ku mwami bamutekerereza ibyo umujyanama w'umwami wa Ashūru yatangaje. Umwami Hezekiya abyumvise ashishimura imyambaro ye, yambara igaragaza akababaro maze ajya mu Ngoro y'Uhoraho. Atuma Eliyakimu umuyobozi w'ibwami na Shebuna umunyamabanga, n'abakuru bo mu batambyi, basanga umuhanuzi Ezayi mwene Amotsi, bose bambaye imyambaro igaragaza akababaro. Baramubwira bati: “Hezekiya yadutumye ngo: ‘Uyu munsi ni umunsi w'umubabaro n'igihano n'ikimwaro. Nk'uko bavuga ngo: abana bageze mu matako, ariko nta mbaraga zo kubabyara. Dore umwami wa Ashūru yohereje umujyanama we atuka Imana nzima. Iyaba Uhoraho Imana yawe yari yumvise ibyo bitutsi, yari guhita abimuhanira. None rero senga usabire abantu bayo basigaye.’ ” Izo ntumwa z'Umwami Hezekiya zimaze kubwira Ezayi ubwo butumwa, arazisubiza ati: “Nimusubire ku mwami mumubwire ko Uhoraho avuze ati: ‘Wumvise abagaragu b'umwami wa Ashūru bansebya, nyamara ntukuke umutima ku bw'ibyo bavuze. Dore ndahindura umutima we, inkuru izamugeraho itume asubira iwe. Akigerayo nzamugabiza abamwicisha inkota.’ ” Icyo gihe umwami wa Ashūru amaze kwigarurira Lakishi, yagiye kugota Libuna. Wa mujyanama we abimenye amusangayo. Umwami wa Ashūru amenyeshwa ko Tiruhaka w'Umunyakushi, umwami wa Misiri ari mu nzira aje kumutera. Nuko yongera kohereza intumwa kuri Hezekiya ngo zimubwire ziti: “Wowe Hezekiya umwami w'u Buyuda, wishingikirije cyane ku Mana yawe igutera kwibeshya ko izambuza, jyewe umwami wa Ashūru kwigarurira Yeruzalemu. Wumvise ukuntu abami ba Ashūru bagenje ibindi bihugu byose bakabirimbura. None se uragira ngo uzarokoka? Ubwo abo nasimbuye ku ngoma batsembaga abaturage ba Gozani n'aba Harani, n'aba Resefu n'Abanyedeni b'i Telasari, imana z'iyo mijyi ntizabakijije. Umwami wa Hamati, n'umwami wa Arupadi, n'umwami w'umujyi wa Sefaruvayimu, n'uwa Hena, n'uwa Iwa, ubu bari he?” Nuko Hezekiya afata urwandiko rwazanywe n'intumwa z'umwami wa Ashūru ararusoma. Hanyuma arujyana mu Ngoro y'Imana arushyira imbere y'Uhoraho. Hezekiya ni ko gusenga ati “Uhoraho Nyiringabo Mana y'Abisiraheli, wowe uganje hejuru y'abakerubi, ni wowe wenyine Mana igenga ingoma zose zo ku isi, kandi ni wowe Rurema w'ijuru n'isi. Uhoraho, tega amatwi wumve! Uhoraho, rambura amaso urebe! Umva amagambo ya Senakeribu yuzuye ibitutsi agutuka wowe Mana nzima. None rero Uhoraho, abami ba Ashūru batsembye abatuye amahanga bajagajaga ibihugu byabo, imana zayo bazijugunya mu muriro, barazisenya kuko zitari imana nyakuri, ahubwo abantu bazibāje mu biti no mu mabuye. Uhoraho Mana yacu, utuvane mu nzara za Senakeribu, bityo amahanga yose yo ku isi azamenya ko uri Uhoraho, kandi ko nta wuhwanye nawe.” Nuko Ezayi mwene Amotsi ageza kuri Hezekiya igisubizo cy'Uhoraho Imana ya Isiraheli. Aramubwira ati: “Numvise isengesho ryawe wangejejeho ku byerekeye Senakeribu, umwami wa Ashūru. None umva icyo muvugaho. Abatuye i Siyoni baragusuzuguye, baraguha urw'amenyo bakagushinyagurira. Abaturage ba Yeruzalemu baraguseka, baraguseka bakuzunguriza imitwe. Ni nde watutse ukamwandagaza? Ni nde wavugishije umurebana agasuzuguro? Ni jyewe Umuziranenge wa Isiraheli! Jyewe Nyagasani wanyoherereje intumwa zo kuntuka ziti: ‘Amagare yanjye y'intambara yangejeje mu mpinga z'imisozi, nageze no mu bisi bya Libani. Nahatemye amasederi maremare, nahatemye amasipure meza cyane. Nageze hose no mu mpinga z'ibisi byayo, navogereye n'ishyamba ryayo kimeza. Nafukuye amariba nywa ku mazi yayo, nshobora no gukamya imigezi yose ya Misiri, nzayikamya nkoresheje ikirenge!’ “None se Senakeribu, ntuzi ko nabigambiriye? Uwo mugambi ni jyewe wawuteguye kuva kera, none ngiye kuwusohoza. Nari naguhaye inshingano yo gusenya imijyi ntamenwa, uzayisenya ihinduke amatongo. Abaturage bafite amaboko atentebutse, bagize ubwoba kandi bakozwe n'ikimwaro. Bameze nk'ubwatsi bwo mu gasozi, bameze nk'ubwatsi butoshye bwo mu rwuri, bameze nka bwa bwatsi bumera ku nzu, bameze nk'umurima waraye. Erega wowe Senakeribu ndakuzi! Nzi neza imyifatire yawe n'ibikorwa byawe byose, ndakuzi iyo wikubise ukandakarira. Koko warikubise urandakaza, numvise agasuzuguro kawe. Nzafatisha impeta ku zuru ryawe, nzashyira akuma mu kanwa kawe, bityo nzagusubiza aho waturutse. “Naho wowe Hezekiya, dore ikizakubera ikimenyetso kiranga ibyo mvuga. Uyu mwaka abantu bazarya umwero w'ibyimejeje, umwaka utaha na wo ni uko. Mu mwaka wa gatatu ni bwo muzabiba mugasarura, muzahinga imizabibu mutungwe n'imbuto zayo. Abayuda barokotse bazongera gushinga imizi, basagambe nk'igiti gihunze imbuto mu mashami yacyo. Koko rero i Yeruzalemu hazaboneka itsinda ry'abasigaye, ku musozi wa Siyoni hazaboneka abacitse ku icumu.” Ezayi yungamo ati: “Ibyo Uhoraho Nyiringabo azabikorana ishyaka. None rero ku byerekeye umwami wa Ashūru, Uhoraho aragira ati: ‘Ntabwo azinjira muri uyu murwa, ntabwo azigera awurasaho umwambi, ntabwo azawutera yifashishije ingabo. Ntabwo azarunda igitaka ngo yurire inkuta ziwuzengurutse. Azasubirayo anyuze inzira yamuzanye, ntazigera yinjira muri uyu murwa. Ni jyewe Uhoraho ubivuze. Nzarinda uyu murwa, ndokore abaturage bawo ngirira ko ndi Uhoraho, mbigirira kandi n'umugaragu wanjye Dawidi.’” Iryo joro umumarayika w'Uhoraho anyura mu nkambi y'Abanyashūru, yica abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu. Bukeye abaturage babyutse, basanga Abanyashūru bose bapfuye. Senakeribu umwami wa Ashūru asubira iwe atura i Ninive. Igihe Senakeribu yaramyaga imana ye Nisiroki, abana be Adurameleki na Shareseri bamwicisha inkota. Hanyuma bahungira mu gihugu cya Ararati, undi muhungu we Esarihadoni amusimbura ku ngoma. Muri icyo gihe Hezekiya ararwara yenda gupfa. Umuhanuzi Ezayi mwene Amotsi ajya kumusura aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Itegure urage abo mu rugo rwawe, kuko utazakira iyi ndwara.’” Hezekiya arahindukira areba ivure, yambaza Uhoraho ati: “Uhoraho, ibuka uko nagukoreye n'umurava mbikuye ku mutima. Ntabwo nahwemye gukora ibikunogeye.” Hezekiya araturika ararira. Uhoraho abwira Ezayi ati: “Genda ubwire Hezekiya uti: ‘Jyewe Uhoraho Imana ya sokuruza Dawidi, numvise isengesho ryawe kandi nabonye amarira yawe. Ubuzima bwawe mbwongereyeho imyaka cumi n'itanu. Wowe n'abatuye uyu murwa nzabakiza umwami wa Ashūru, ndetse nzarinda uyu murwa.’ ” Ezayi aramubwira ati: “Uhoraho ari buguhe ikimenyetso kikwemeza ko azasohoza icyo yasezeranye. Dore igicucu cy'izuba kiri ku ngazi ya Ahazi, kigiye kuva aho kiri gisubire inyuma ho intambwe icumi.” Nuko cya gicucu cy'izuba gisubira inyuma ho intambwe icumi. Dore igisigo cya Hezekiya umwami w'u Buyuda amaze gukira indwara. Yaravuze ati: “Nibwiraga ko ngiye gukenyuka, nibwiraga ko ngiye ikuzimu ntarangije imyaka yanjye yo kubaho. Nibwiraga ko ntazongera kubona Uhoraho nkiri ku isi, nibwiraga ko ntazongera kubona umuntu mu batuye isi izashira. Icumbi ryanjye ryarashenywe, ryajugunywe kure yanjye nk'ihema ry'umushumba. Koko ngeze ku iherezo ry'ubuzima, wagabanyije ubuzima bwanjye nk'umwenda wakaswe, umbabaza ku manywa na nijoro. Ndara ntaka kugeza mu gitondo, Uhoraho yajanjaguye amagufwa yanjye nk'intare, ambabaza ku manywa na nijoro. Ndajwigira nk'intashya cyangwa igishwi, ndaguguza nk'inuma. Singishoboye guhanga amaso ijuru, Nyagasani, ndagowe ntabara. None se kandi mvuge iki, ko ari wowe wabimbwiye? Koko ni wowe wabikoze. Mu kubaho kwanjye kose nzicisha bugufi, nzicisha bugufi kubera agahinda kanshengura. Nyagasani, ibyo wakoze bituma abantu babaho, ku bw'ibyo byose nanjye nzabaho, bityo uzangarurira ubuzima mbeho. Koko umubabaro wanjye uwuhinduyemo umunezero, wowe ubwawe washimishijwe no kumvana ikuzimu, ibyaha byanjye byose wabijugunye kure yawe. Uhoraho, abari ikuzimu ntibabasha kuguha ikuzo, abapfuye ntibabasha kugusingiza, ntibashobora kukugirira icyizere. Abazima ni bo bagusingiza, bagusingiza nk'uko mbikora, ababyeyi bamenyesha abana babo umurava wawe. Uhoraho warankijije, bityo mu mibereho yacu yose tuzakuririmbira, tuzakuririmbira ducuranga inanga mu Ngoro yawe.” Ezayi aravuga ati: “Nibategure umubumbe w'imbuto z'umutini, maze bawushyire ku kibyimba cy'umwami kugira ngo akire.” Hezekiya aramubaza ati: “Mbese ni ikihe kimenyetso kibasha kunyemeza ko nzasubira mu Ngoro y'Uhoraho?” Muri icyo gihe umwami wa Babiloniya, Merodaki-Baladani mwene Baladani, yoherereza Hezekiya intumwa zijyanye inzandiko n'impano, kuko yari yumvise ko arwaye none akaba yarakize. Hezekiya anezezwa no kubakira, abatambagiza mu nzu y'ububiko yarimo ifeza n'izahabu, n'imibavu n'amavuta y'agaciro. Abatambagiza no mu bubiko bwose bw'intwaro, n'ahandi hose mu nzu habitswe umutungo we. Hezekiya ntiyagira ikintu na kimwe abahisha mu ngoro ye no mu gihugu cye cyose. Hanyuma umuhanuzi Ezayi aramusanga aramubaza ati: “Bariya bantu bakubwiraga iki? Ese ubundi bari baturutse he?” Hezekiya aramusubiza ati: “Bari baturutse kure cyane muri Babiloniya.” Ezayi aramubaza ati: “None se babonye iki mu ngoro yawe?” Hezekiya aramusubiza ati: “Babonye ibiyirimo byose, nta na kimwe ntaberetse cyo mu bubiko bwanjye.” Ezayi abwira Hezekiya ati: “Umva icyo Uhoraho Nyiringabo avuze: ‘Igihe kizagera ibiri mu ngoro yawe byose, n'ibyo ba sokuruza barundanyije mu gihe cyabo kugeza ubu, byose bizasahurwe bijyanwe i Babiloni. Nta na kimwe kizasigara.’ Uko ni ko Uhoraho avuze. ‘Ndetse bazajyana bamwe mu rubyaro rwawe bwite, babagire inkone zizajya zikorera umwami wa Babiloniya mu ngoro ye.’ ” Hezekiya asubiza Ezayi ati: “Ni byiza kungezaho iryo jambo ry'Uhoraho.” Koko rero yaribwiraga ati: “Mu gihe nzaba nkiriho, amahoro n'umutekano bizagumaho.” Nimuhumurize ubwoko bwanjye, nimubuhumurize ni ko Imana yanyu ivuze. Nimubwirane ubugwaneza abantu b'i Yeruzalemu, nimubamenyeshe ko agahato barimo karangiye, ibicumuro byabo birababariwe, Uhoraho yabahannye bihagije kubera ibyaha byabo. Nimwumve ijwi ry'urangururira mu butayu ati: “Nimutunganye inzira y'Uhoraho, nimuringanirize Imana yacu inzira mu kidaturwa. Imibande yose izigizwa hejuru, imisozi yose n'udusozi bizitswa, inzira zigoramye zizagororwa, izasibye zizasiburwa. Ikuzo ry'Uhoraho rizahishurwa, abantu bose bazaribona.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Ndumva ijwi ry'uvuga ati: “Ngaho tangaza ubutumwa.” Ndamubaza nti: “Ni ubuhe butumwa ntangaza.” Aransubiza ati: “Tangaza ibi: ‘Abantu bose bameze nk'ibyatsi, ntibarama ni nk'indabyo zo ku gasozi. Ibyatsi biruma, indabyo zikarabirana, iyo Uhoraho abihushyeho birarabirana. Koko rero abantu ni nk'ibyatsi, ibyatsi biruma indabyo zikarabirana, nyamara Ijambo ry'Imana yacu rihoraho.’ ” Abazanye inkuru nziza i Siyoni nimuzamuke umusozi muremure, abazanye inkuru nziza i Yeruzalemu nimurangurure ijwi, nimurangurure mushize ubwoba, nimubwire abo mu mijyi y'u Buyuda muti: “Imana yanyu iraje.” Koko Nyagasani Uhoraho Nyir'imbaraga araje, aje afite ububasha bwo gutegeka, dore azanye n'abantu yacunguye. Azaragira umukumbi we nk'umushumba, azakoranya abantu be, azababumbatira nk'abana b'intama, azabayobora neza nk'intama zonsa. Ni nde wapima inyanja akoresheje ikiganza? Ni nde wapimisha ijuru ukuboko kwe? Ni nde wapimisha icyibo ubutaka bwo ku isi? Ni nde wapima imisozi n'udusozi ku minzani? Ni nde wabasha gusobanukirwa Mwuka w'Uhoraho? Ni nde wamugira inama akamwigisha? Ni nde Uhoraho yagishije inama ngo asobanukirwe? Ni nde wamwigishije imigenzereze itunganye? Ni nde wamwigishije ubumenyi n'ubuhanga? Amahanga ni ubusa imbere y'Uhoraho, ni nk'igitonyanga cy'amazi kiguye mu ndobo, ni nk'agakungugu kafashe ku minzani, kuri we ibirwa ni nk'umukungugu. Inyamaswa zo muri Libani ntizihagije gutambwa ho ibitambo, ibiti by'amashyamba y'aho na byo ntibihagije gutwika ibitambo bimukwiye. Amahanga yose ni ubusa imbere ye. Koko kuri we amahanga yose ni ubusa nta cyo amaze. Imana mwayigereranya na nde? Ni iki mwayigereranya na yo? Mbese mwayigereranya n'ikigirwamana cyakozwe n'abantu? Ese mwayigereranya n'ikigirwamana cyometsweho izahabu, cyatatsweho imikufi y'ifeza? Abakene bo ntibashobora kubona bene icyo kigirwamana, bityo bahitamo igiti kitamungwa, bagiha umubaji w'umuhanga, akibabarizamo ikigirwamana kitajegejega. Mbese ntimwari mubizi? Ese ntabwo mwigeze mubyumva? Ntimwabimenyeshejwe se kuva kera? Ntimwigeze mumenya igihe isi yaremewe? Uwo ni we uganje hejuru y'isi, abona abayituye bameze nk'inzige. Yabambye ijuru nk'umwenda munini, yaribambye nk'ihema kugira ngo arituremo. Abanyacyubahiro bo ku isi abagira ubusa busa, abategetsi b'isi abagira imburamumaro. Nubwo baba bakomeye ku butegetsi, nubwo baba ari ibirangirire, nubwo baba barashinze imizi, Uhoraho abahuhaho bakarabirana, serwakira ibagurukana nk'ibyatsi. Umuziranenge arabaza ati: “Ni nde mwangereranya na we? Mbese hari uwo duhwanye?” Nimwubure amaso murebe ku ijuru, ni nde waremye ziriya nyenyeri? Ni uwazishyize mu byiciro byazo akazita amazina. Afite imbaraga nyinshi n'ububasha bukaze, bityo nta nyenyeri n'imwe ishobora kuzimira. Mwa Bisiraheli bene Yakobo mwe, kuki muvuga muti: “Uhoraho ntagenzura imigenzereze yacu, Imana yacu ntishinzwe uburenganzira bwacu”? Mbese ntimwari mubizi? Ese ntabwo mwigeze mubyumva? Uhoraho ni Imana iteka ryose, ni we wahanze impera z'isi, ntiyigera acika intege cyangwa ngo ananirwe, ubuhanga bwe nta waburondora. Asubiza umunyantegenke imbaraga, akomeza unaniwe. Abasore barananirwa bagacogora, abagabo b'intwari na bo baradohoka. Nyamara abiringira Uhoraho bazasubizwa imbaraga, bazitera hejuru nka za kagoma ziguruka, baziruka be kunanirwa, bazagenda be kudohoka. Mwa batuye ibirwa mwe, nimuceceke imbere yanjye, mwa banyamahanga mwe, nimugire akanyabugabo. Nimuze imbere yanjye muvuge, nimuze duhure tuburane. Uko ni ko Uhoraho avuze. Ni nde wahagurukije umutabazi amukuye iburasirazuba? Ni nde wamuhamagaye ngo amube hafi? Ni nde wamweguriye amahanga? Ni nde wamuhaye gutsinda abami? Yabahinduye umukungugu akoresheje inkota ye, yabatatanyije nk'ibyatsi bitumuwe n'umuyaga akoresheje umuheto we. Yarabakurikiranye ntibagira icyo bamutwara, yabakurikiranye adakoza ibirenge hasi. Ni nde wabiteguye akabishyira mu bikorwa? Ni wa wundi waremye abantu kuva mu ntangiriro, jyewe Uhoraho nari ndiho uhereye mu ntangiriro, nzaba ndiho kugeza ku iherezo rya byose. Abatuye ibirwa barabibonye bashya ubwoba, abatuye ku mpera z'isi na bo bahinda umushyitsi, bityo bigiye bugufi babikurikirira hafi. Buri muntu afasha mugenzi we, abwira umuvandimwe ati: “Komera!” Umunyabukorikori ashyigikira ushongesha izahabu, usena ibyuma ashyigikira umucuzi, abwira uteranya ibyuma ati: “Biratunganye.” Bityo ikigirwamana bakagitera imisumari ntikijegajege. Isiraheli mugaragu wanjye, tega amatwi, wowe Yakobo nitoranyirije, urubyaro rwa Aburahamu incuti yanjye. Nabakuye ku mpera z'isi, nabahamagaye mbavanye iyo gihera, narababwiye nti: “Uri umugaragu wanjye”, ni jye wabitoranyirije sinzabareka bibaho. Ntimugire ubwoba ndi kumwe namwe, ntimwihebe kuko ndi Imana yanyu, nzabaha imbaraga mbatabare, nzabarinda mbarenganure. Koko ababahagurukiye bose bazakorwa n'isoni, ababarakariye bose bazaba ubusa barimbuke. Nubwo mwashakashaka abanzi banyu ntimuzababona, ababarwanya bazashira. Koko ndi Uhoraho Imana yanyu ibakomeza, ndababwira nti: “Mwigira ubwoba nzabafasha.” Uhoraho aravuze ati: “Mwa rubyaro rwa Yakobo mwe, nubwo mumeze nk'umunyorogoto nzabafasha, mwa Bisiraheli mwe, nubwo muri abantu buntu mwigira ubwoba nje kubatabara. Ndi Umucunguzi wanyu, Umuziranenge wa Isiraheli. Ngiye kubagira nk'igikoresho gihura ingano, igikoresho gishya gifite amenyo menshi. Muzarimbagura imisozi ishireho, udusozi muzaduhindura umukungugu. Muzayigosora itwarwe n'umuyaga, serwakira izayitumukana. Nyamara mwebwe muzishimira Uhoraho, muzarata Umuziranenge wa Isiraheli.” Abakene n'abatindi bashakashaka amazi ntibayabone, dore bishwe n'inyota nyamara jyewe Uhoraho nzabagoboka, jyewe Imana ya Isiraheli sinzabatererana. Nzavubura inzūzi mu misozi y'ibiharabuge, nzatobora amasōko mu bibaya, ubutayu buzahinduka ibizenga by'amazi, agasi kazatobokamo amasōko. Mu butayu nzahatera amasederi, nzahatera iminyinya n'iminzenze n'ibiti bihumura neza, mu turere twumagaye nzahatera amasipure, nzahatera n'amapinusi n'imigenge. Abantu bose bazabyibonera, bityo bazamenya ko ari jyewe Uhoraho wabikoze, bazamenya ko ari jyewe Umuziranenge wa Isiraheli wabiremye. Uhoraho umwami wa Isiraheli arabwira ibigirwamana ati: “Nimushoze urubanza mutange n'ibimenyetso. Ngaho nibize bidutekerereze ibigiye kuba, nibidutekerereze ibyabaye kera, bityo tubizirikane tumenye ingaruka zabyo, cyangwa nimutumenyeshe icyo bisobanura. Nimutubwire ibizaba mu gihe kizaza, tumenyereho ko muri imana. Ngaho nimugire icyo mukora cyiza cyangwa kibi, bityo dutangarire ubushobozi bwanyu. Nyamara nta cyo mumaze, ibikorwa byanyu ni imburamumaro, ubyishingikirizaho ni umupfapfa.” Jyewe Uhoraho nihagurukirije umuntu, nguwo araje aturutse iburasirazuba, aje amenyekanisha izina ryanjye. Azakandagira abami nk'uribata icyondo, azabaribata nk'umubumbyi ukāta ibumba. Ni nde se watangaje ibingibi kuva kera? Ni nde kugira ngo tubimenye? Ni nde wabanje kubitangaza ngo tuvuge tuti: “Ibyo yavuze ni ukuri?” Koko rero nta n'umwe muri mwe wabitangaje, nta n'umwe wumvise imvugo yanyu. Ni jye wa mbere wabitangaje i Siyoni, ni jye wohereje i Yeruzalemu intumwa ijyanye inkuru nziza. Naritonze nditegereza, nta kigirwamana na kimwe cyatanga inama, nta na kimwe nabaza ngo gisubize. Byose nta cyo bimaze, ibikorwa byabyo ni amanjwe, byo ubwabyo ni amashusho gusa nta cyo bimaze. Uhoraho aravuga ati: “Dore umugaragu wanjye nshyigikiye, ni we nitoranyirije ndamwishimira. Nzamushyiramo Mwuka wanjye, azatangariza amahanga ubutabera. Ntazatongana kandi ntazasakuza, ntazarangurura ijwi rye mu mayira. Urubingo rwavunitse ntazaruhwanya, itara rigicumbeka ntazarizimya, azagira umurava maze ubutabera buganze. Ntazacika intege kandi ntazacogora ubutabera butaraganza ku isi, abatuye kure bazagirira icyizere amabwiriza ye.” Uhoraho Imana yaremye ijuru ikarihanika, yaremye isi n'ibiyiriho byose, atuma abayituye bahumeka, abeshaho abantu none aravuga ati: “Jyewe Uhoraho naguhamagariye guharanira ubutungane, nzagushyigikira nkurinde, nzagirana Isezerano n'abantu ndikunyujijeho, uzaba urumuri rwo kumurikira amahanga. Uzahumura impumyi kandi ubohore imfungwa, abari mu mwijima uzabaha kwishyira bakizana.” Ndi Uhoraho, ikuzo ryanjye sinzariha undi, icyubahiro cyanjye sinzagiha ibigirwamana. Dore ibyo nababwiye kera byarasohojwe, none ndababwira ibishya, mbibamenyesheje bitaraba. Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, abatuye isi mwese nimumuhimbaze, abasare bo mu nyanja n'ibiyirimo byose nimumuhimbaze, abatuye ibihugu bya kure nibamuhimbaze. Abatuye ubutayu n'imijyi yabwo nibahanike amajwi, abatuye mu midugudu ya Kedari nimumuhimbaze, abaturage b'i Sela nibamusingize, mu mpinga z'imisozi nibarangurure amajwi y'ibyishimo. Abaturage b'iyo gihera nibarate Uhoraho, nibamusingize bahanitse kandi baranguruye. Uhoraho asohotse nk'intwari, yarubiye nk'umuntu uri ku rugamba, akomye akamo avuza induru, nguwo atsinze abanzi be. Kuva kera kose naricecekeye, nariyumanganyije sinagira icyo mvuga, narashinyirije nk'umugore uri ku nda, narababaye ndataka umwuka ushaka guhera. Ngiye kurimbura imisozi n'utununga, ibyayimezeho byose nzabyumisha, inzūzi nzazihindura ibirwa, nzakamya ibidendezi by'amazi. Nzayobora impumyi mu nzira zitigeze zimenya, nzazinyuza mu tuyira zitazi, umwijima nzawuhinduramo umucyo imbere yabo, ahantu hadategamye nzaharinganiza. Uwo mugambi ngiye kuwusohoza sinzivuguruza. Abiringira ibigirwamana bazasubizwa inyuma, ababwira amashusho bati: “Muri imana zacu” bazakorwa n'isoni. Mwa bipfamatwi mwe, nimwumve, impumyi namwe, nimurebe. Ni nde mpumyi nk'umugaragu wanjye? Ni nde mpumyi nk'intumwa yanjye? Abisiraheli babonye byinshi nyamara ntibabyitaho, bafite amatwi nyamara ntibumva. Uhoraho yishimiye gukomeza Amategeko ye no kuyaboneza, yabitewe n'ubutungane bwe. Nyamara aba bantu banyazwe ibyabo barasenyerwa, babaroshye mu myobo, babajugunye muri gereza bafungirwamo, bajyanywe ho iminyago ntihagira ubarengera, barabajyanye ntihagira uvuga ati: “Nibagaruke.” Ni nde muri mwe uzabitega amatwi? Ni nde uzabyitaho akabyumva uhereye ubu? Ni nde watumye abakomoka kuri Yakobo basenyerwa? Ni nde watumye Abisiraheli bajyanwa ho iminyago? Ni Uhoraho uwo twacumuyeho, ntitwashatse kumukurikiza kandi ntitwumviye Amategeko ye. Ni yo mpamvu Uhoraho yabasutseho uburakari bwe, yabateje intambara ikomeye irabayogoza, nyamara nubwo yabayogoje ntibabyitayeho, ntibigeze babizirikana. Mwebwe abakomoka kuri Yakobo nimwumve Uhoraho wabaremye, mwa Bisiraheli mwe, uwababeshejeho aravuga ati: “Mwigira ubwoba ni jye wabacunguye, ni jye wabahamagaye muri abanjye. Nimunyura mu mazi nzaba ndi kumwe namwe, nimunyura mu nzūzi ntimuzarohama, nimuca mu muriro ntimuzashya, ibirimi by'umuriro ntibizabatwika. Koko jyewe Uhoraho ndi Imana yanyu, jyewe Umuziranenge wa Isiraheli ndi Umukiza wanyu. Natanze Misiri ho incungu yanyu, natanze Kushi na Seba ho ingurane yanyu. Ibyo nabitewe n'agaciro mufite, murubashywe kandi ndabakunda. Bityo ntanze abantu ho ingurane yanyu, ntanze amahanga ho ingwate y'ubuzima bwanyu. Mwigira ubwoba ndi kumwe namwe, nzatarurukanya Abisiraheli bava iburasirazuba, nzabakoranya bava iburengerazuba. Nzabwira amahanga yo mu majyaruguru nti: ‘Nimubampe’, nzabwira ayo mu majyepfo nti: ‘Mwibanyima’. Nimureke abahungu n'abakobwa banjye batahuke, batahuke bavuye mu bihugu bya kure no ku mpera z'isi. Abo bose bitirirwa izina ryanjye, narabaremye kugira ngo bampesha ikuzo.” Nimumuhamagare abo bafite amaso ariko ntibabone, nimuzane abo bafite amatwi ariko ntibumve. Amahanga yose niyishyire hamwe, abayatuye nibakorane. Ni iyihe mu mana zabo yamenyekanishije ibyabaye? Nizidusobanurire ibyabaye kera, nizitange ubuhamya zisobanure, bityo ababyumva bavuge bati: “Ibyo ni ukuri.” Uhoraho arabwira Abisiraheli ati: “Muri abagabo bo guhamya ibyanjye, abagaragu banjye ni mwebwe nihitiyemo, nari ngamije ko mumenya mukanyemera, bityo mugasobanukirwa uwo ndi we. Nta yindi mana yigeze ibaho, nta n'indi izigera ibaho. Koko ni jyewe Uhoraho, nta wundi Mukiza utari jye. Ni jye wabahishuriye agakiza ndakabaha, ni jye wakabamenyesheje si imana y'inyamahanga. Muri abagabo bo guhamya ibyanjye, jyewe Imana yanyu. Nzahora ndi Imana yanyu, icyo niyemeje nta wubasha kukimbuza. Ibikorwa byanjye ni nde uzabasha kubitambamira?” Uhoraho Umuziranenge wa Isiraheli, Umucunguzi wanyu aravuga ati: “Kubera urukundo mbafitiye nohereje umuntu i Babiloni, azatahura abajyanywe ho iminyago bose, Abanyababiloniya bazahungira muri ya mato biratanaga. Jyewe Uhoraho wahanze Isiraheli, ndi Umuziranenge wanyu n'umwami wanyu.” Uhoraho wahanze inzira mu nyanja, yaciye akayira mu mazi magari, yimiriye amagare y'intambara n'amafarasi, yakumiriye ingabo n'abantu b'intwari, baguye ubutazegura umutwe, bahwekereye nk'itara hanyuma barazima. Uhoraho aravuga ati: “Ntimugakomeze kwihambira ku byabaye kera, ntimugahihibikanywe n'ibyahise. Dore ngiye gukora igikorwa gishya, ndetse ngiki ndagikozaho urutoki. None se ntimukibona? Ndahanga inzira mu butayu, nzavubura inzūzi ahari agasi. Inyamaswa zizanyubaha, za nyiramuhari na za mbuni zizampa ikuzo. Koko nzatobora amasōko mu butayu, nzavubura inzūzi ahari agasi, bityo abo nitoranyirije nzabaha amazi yo kunywa. Abo bantu nabaremeye kumpesha ikuzo.” Uhoraho aravuga ati: “Yemwe abakomoka kuri Yakobo, si jye mwiyambaje, mwa Bisiraheli mwe, mwaranzinutswe. Ntimwantambiye intama ho ibitambo bikongorwa n'umuriro, ntimwanyubahishije ibitambo. Sinabaruhije mbaka amaturo y'ibinyampeke, sinabaruhije mbasaba kunyosereza imibavu. Ntimwanguriye imibavu y'agaciro, ntimwampagije urugimbu rw'ibitambo byanyu, ahubwo mwaranduhije kubera ibyaha byanyu, mwarananije kubera ibicumuro byanyu. Nyamara jyewe niyemeje kubababarira ibicumuro byanyu, sinzongera kwibuka ibyaha byanyu. “Nimunyibutse ibyo munshinja tubiburane, ngaho nimugaragaze ubutungane bwanyu. Umukurambere wanyu yakoze icyaha, abavugizi banyu na bo banyigometseho. Ni yo mpamvu nahinyuye abatware b'Ingoro yanyu, abakomoka kuri Yakobo narabaretse ngo barimbuke, Abisiraheli narabaretse baratukwa.” Nimwumve rubyaro rwa Yakobo umugaragu wanjye, nimwumve rubyaro rwa Isiraheli nitoranyirije. Jyewe Uhoraho nabaremye kuva mukiri mu nda, jyewe ugikomeza kubashyigikira ndavuze nti: “Mwigira ubwoba rubyaro rwa Yakobo umugaragu wanjye, mwigira ubwoba rubyaro rwa Isiraheli nitoranyirije. Ngiye guha amazi abishwe n'inyota, ngiye kuvubura inzūzi ku butaka bwumagaye, ngiye gusendereza Mwuka wanjye ku bagukomokaho, nzasendereza umugisha wanjye ku rubyaro rwawe. Bazakura nk'ibyatsi bivomererwa, bazakura nk'igiti cyo ku nkombe y'umugezi. Umwe azavuga ati: ‘Ndi uw'Uhoraho’, undi aziyita Yakobo, undi na we aziyandika ku kuboko ati: ‘Ndi uw'Uhoraho’, bityo baziyita Abisiraheli.” Uhoraho Nyiringabo, umwami n'umucunguzi wa Isiraheli aravuga ati: “Ni jye Ntangiriro nkaba n'Iherezo, nta yindi mana yigeze ibaho. Ni nde uhwanye nanjye? Ngaho nabivuge abinsobanurire. Nasobanure ibyabaye uhereye igihe naremaga abantu, nabisobanure atubwire n'ibizaza. Mwihinda umushyitsi kandi mwigira ubwoba, none se ibi sinabibabwiye nkanabitangaza kuva kera? Mbese si mwebwe bagabo bo kubihamya? Hari indi mana yigeze kubaho itari jye? Nta rundi Rutare rwigeze kubaho, nta rwo nzi.” Abakora amashusho y'ibigirwamana ni inkorabusa, ibyo bigirwamana byabatwaye umutima, nyamara nta cyo bimaze, ababisenga ni impumyi n'injiji bazakorwa n'isoni. Uwiremera imana akicurira ikigirwamana nta cyo bimumarira. Ababiyoboka bose bazakorwa n'isoni, ababikora ni abanyabukorikori basanzwe, ngaho bose nibakorane bigaragaze, nibahinde umushyitsi bakorwe n'ikimwaro. Umucuzi w'icyuma aragikata akagicanira, agicurisha inyundo akoresheje imbaraga, nyamara iyo ashonje abura imbaraga, iyo atabonye icyo anywa acika intege. Umubāji w'amashusho abanza gupimisha umugozi, ashushanya icyo ashaka akagikata, akoresha ibyuma byabigenewe akagiha ishusho y'umuntu, agiha ubwiza akagishyira mu nzu ye. Umubāji atema isederi cyangwa isipure, ashobora no guhitamo igiti kinini yateretse mu ishyamba, atera na za pinusi imvura ikazikuza. Akamaro k'ibyo biti ni ugucanwa, umuntu arabicana agasusuruka, abitekesha n'ibyokurya. Nyamara abibāzamo imana akayisenga, abibāzamo ikigirwamana akagipfukamira. Igice kimwe cy'igiti agicanisha umuriro, amakara yacyo ayakarangaho inyama zo kurya, arazotsa akarya agahāga akota avuga ati: “Mbega ngo ndasusuruka! Uyu ni umuriro koko.” Igice gisigaye akibāzamo ishusho ikaba imana ye, arayipfukamira akayisenga avuga ati: “Uri imana yanjye nkiza.” Bene abo bantu nta cyo bazi ntibanashishoza, bameze nk'abahumye amaso ngo batabona, binangiye imitima ngo batagira icyo bamenya. Nta n'umwe ushishoza ngo avuge ati: “Igice kimwe cy'igiti naragicanye, amakara yacyo nyatekesha ibyokurya, nayokejeho inyama ndazirya. Igice gisigaye nakibājemo ikigirwamana, mpfukamira icyo gice cy'igiti.” Yishingikiriza ku bidafite umumaro, ibitekerezo bye biramuyobya, ntashobora kwigobotora ngo yibaze ati: “Iki mfashe mu ntoki si amanjwe?” Uhoraho aravuga ati: “Yemwe abakomoka kuri Yakobo, nimwibuke ibi ngibi: mwa Bisiraheli mwe, nimuzirikane ko muri abagaragu banjye. Bisiraheli, nabaremeye kumbera abagaragu sinzabibagirwa. Ubwigomeke bwanyu nabuhanaguye nk'uko igicu kiyoyoka, ibyaha byanyu narabihanaguye nk'igihu kiyoyotse, nimungarukire jye wabacunguye.” Koko rero Uhoraho ni we wabikoze. Wa juru we, ririmbana umunezero, ikuzimu na ho niharangurure, imisozi n'ibiti byose by'ishyamba nibiririmbe. Koko Uhoraho yacunguye abakomoka kuri Yakobo, yagaragaje ikuzo rye mu Bisiraheli. Uhoraho umucunguzi wawe wakuremye kuva ukiri mu nda aravuga ati: “Ni jyewe Uhoraho waremye byose, ni jye ubwanjye wahanitse ijuru, ni jye ubwanjye wadanduye isi. Ni nde wamfashije? Mburizamo ibikorwa by'abahanurabinyoma, abapfumu mbavugisha amahomvu, abanyabwenge ndabavuguruza, ubumenyi bwabo mbuhindura ubupfapfa. Ijambo ry'umugaragu wanjye ndiha agaciro gakomeye, nsohoza ibyo intumwa zanjye zihanura. Mbwira Yeruzalemu nti: ‘Uzongera uturwe’, mbwira imijyi y'u Buyuda nti: ‘Muzongera mwubakwe.’ Bityo amatongo yayo azasanwa. Ntegeka inyanja nti: ‘Kama’, inzūzi na zo nzazikamya. Nabwiye Sirusi nti: ‘Uri umushumba unkorera.’ Azasohoza icyo nifuza cyose, azategeka ati: ‘Yeruzalemu nisanwe, Ingoro niyongere yubakwe.’ ” Uhoraho abwiye Sirusi uwo yitoranyirije ati: “Ndagushyigikiye kugira ngo utsinde amahanga agukikije, unyage abami ubutegetsi bwabo, ukingure amarembo y'imijyi ibe nyabagendwa. Jyewe ubwanjye nzakugenda imbere, nzaringaniza inzira uzanyuramo, nzamenagura inzugi z'imiringa, nzacagagura ibihindizo by'ibyuma. Nzaguha ubukungu bwari buhishwe, nzaguha ubukire buhishwe ahatazwi, bityo uzamenya ko ndi Uhoraho, ndi Imana ya Isiraheli. Naraguhamagaye nguha icyubahiro utari unzi, nabigiriye Yakobo umugaragu wanjye, nabigiriye Isiraheli nitoranyirije. Ni jye Uhoraho nta wundi ubaho, nta yindi mana ibaho keretse jye, nzagushyigikira nubwo utari unzi. Iburasirazuba n'iburengerazuba bazabimenya, bazamenya ko nta yindi mana uretse jye, ni jye Uhoraho nta wundi ubaho. Ni jye wahanze urumuri ndema n'umwijima, ni jye utanga amahirwe ngateza n'amakuba, ni jye ubwanjye Uhoraho ukora ibyo byose. “Ibicu nibitonyange ibijojoba, ijuru na ryo niritange ubutungane. Isi nibumbuke agakiza gasagambe, ubutungane na bwo nibushinge imizi. Ni jye ubwanjye Uhoraho wabiremye.” Azabona ishyano umuntu ugisha impaka Imana yamuremye, azabona ishyano uwo muntu buntu wabumbwe mu ibumba! Mbese ikibumbano cyabaza uwakibumbye kiti: “Kuki wambumye utya?” Icyo wabumbye cyakubaza kiti: “Ufite bushobozi ki?” Azabona ishyano umuntu utinyuka kubaza se ati: “Wambyariye iki?” Azabona ishyano ubaza nyina ati: “Wambyariye iki?” Uhoraho Umuremyi n'Umuziranenge wa Isiraheli arabaza ati: “Kuki mumbaza ibyerekeye abana banjye n'ibihe bizaza? Kuki muntegeka ibyo nzakora? Ni jye waremye isi ndema n'abayituye, nahanitse ijuru ntegeka n'inyenyeri. Ni jye ubwanjye wagize Sirusi intungane, nzaringaniza inzira azanyuramo. Ni we uzasana umurwa wanjye wa Yeruzalemu, ni we uzacyura abanjye bajyanywe ho iminyago, azabikora nta kiguzi nta n'impano ahawe.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. Uhoraho arabwira Abisiraheli ati: “Ubukire bwa Misiri n'ubucuruzi bwa Kushi bizaba ibyanyu, Abaseba ari bo bantu barebare bazaba abagaragu banyu, bazabasanga babohesheje iminyururu, bazabapfukamira bababwira bati: ‘Imana iri kumwe namwe, ni yo Mana yonyine nta yindi ibaho. Koko Imana y'Abisiraheli ikiza abantu bayo, ni Imana itigaragaza. Abakora amashusho y'ibigirwamana bazakorwa n'isoni, abo bose bazakorwa n'ikimwaro. Nyamara Abisiraheli bazakizwa n'Uhoraho, azabaha agakiza gahoraho, ntibazakorwa n'isoni cyangwa ikimwaro iteka ryose.’ ” Uhoraho aravuga ati: “Ni jye Mana yaremye ijuru, nahanze isi ndayishimangira, sinayiremeye kuba ikidaturwa, ahubwo nayiremeye guturwa n'abantu. Ni jye Uhoraho, nta yindi mana ibaho. Sinavugiye mu bwihisho ahatagaragara, sinigeze mbwira urubyaro rwa Yakobo nti: ‘Nimunshakashakire aho ntari.’ Jyewe Uhoraho mvuga ukuri, ntangaza ibitunganye.” Uhoraho aravuga ati: “Mwebwe abacitse ku icumu bo mu mahanga nimuze, nimuze mukoranire hamwe. Abagendana amashusho abājwe ni injiji, abasenga imana zidashobora kubakiza na bo ni uko. Ngaho nimutangaze ibigiye kuba mubyerekane, nimubyunguraneho ibitekerezo. Ni nde wavuze ibi kuva kera? Ese ni nde wabihishuye guhera kera kose? Mbese si jyewe Uhoraho wabivuze? Ese uretse jye hari indi mana ibaho? Ni jye jyenyine Mana nziranenge n'umukiza, ni jye Mana nta yindi ibaho. Yemwe bantu bari ku mpera z'isi, nimwihane mukizwe, ni jye Mana nta yindi ibaho. Jyewe ubwanjye ndarahiye, navuze ibitunganye, ijambo navuze ntirizahinduka. Buri muntu azampfukamira, buri wese azarahira ko azambera intungane. Bazamvugaho bati: ‘Uhoraho wenyine ni we uduha gukomera no kuba intungane.’ Abari barandakariye bose bazangarukira, bazangarukira bakozwe n'isoni. Nyamara urubyaro rwose rwa Isiraheli ruzaba intungane, ruzishima rubikesha Uhoraho.” Ikigirwamana Beli gicitse intege, ikigirwamana Nebo na cyo kigiye guhirima, amashusho yabyo ahetswe n'inyamaswa zikorera imizigo, dore imizigo mwikoreraga zirayihetse yazinanije. Inyamaswa ngizo zirasukuma zigiye gutemba, ntizigishoboye kuramira amashusho zihetse, ubwazo na zo zijyanywe ho iminyago. Nimunyumve rubyaro rwa Yakobo, nimunyumve mwese rubyaro rwa Isiraheli rwarokotse. Ni jye wababyaye, nabitayeho guhera mukivuka, nzakomeza kubitaho kugeza mu busaza bwanyu, nzabashyigikira kugeza imvi zibaye uruyenzi. Narabaremye nzabitaho, nzabashyigikira mbarokore. None se mwangereranya na nde? Ni nde umeze nkanjye mwangereranya na we? Abantu bazana izahabu n'ifeza byabo, babipima ku minzani bakabiha umucuzi, bityo abacuriramo ikigirwamana bakagipfukamira bakagisenga. Bagishyira ku ntugu bakagiheka, bagishyira mu mwanya wakigenewe, kiguma aho ntikive aho kiri. Baragisenga ntigisubize, ntigishobora gukiza uri mu makuba. Mwa bahemu mwe, nimwibuke ibi, nimubizirikane mubitekerezeho. Nimwibuke ibyabaye kera, ni jye Mana nta yindi ibaho, ni jye Mana ntawe twagereranywa. Kuva mu ntangiriro navuze ibizaba, kuva kera kose navuze ibitarakorwa. Naravuze nti: “Umugambi wanjye nzawusohoza, ibyo nshaka byose nzabikora.” Ndahamagaza igisiga kive iburasirazuba, ni cyo muntu uvuye mu gihugu cya kure, ni we uzasohoza umugambi wanjye. Ibyo navuze ni byo bizakorwa, ibyo nagambiriye ni byo nzakora. Nimunyumve bantu binangiye, nimunyumve mwe abirengagiza ubutungane. Dore ubutungane bwanjye ndabubegereje, agakiza kanjye ntikari kure. Nzarokora umujyi wa Siyoni, Abisiraheli nzabahesha ikuzo. Uhoraho aravuga ati: “Mwa baturage b'i Babiloni mwe, nimwicishe bugufi mwicare hasi. Mwa Banyababiloniya mwe, nimuve ku ntebe za cyami, ntimuzongera kwitwa ihogoza cyangwa akataraboneka. Nimufate urusyo n'ingasire musye, nimwitwikurure mu maso, nimucebure mwambuke imigezi. Abantu bazababona mwambaye ubusa, bazababona mwicishije bugufi mwakozwe n'isoni, koko rero nzihōrera, ntawe nzababarira.” Izina ry'Umucunguzi wacu ni Uhoraho Nyiringabo, ni we Muziranenge wa Isiraheli. Uhoraho aravuga ati: “Mwa baturage b'i Babiloni mwe, nimwicare mwumirwe mwibere mu mwijima, koko rero Babiloni ntizongera kwitwa umwamikazi w'amahanga. Narakariye ubwoko bwanjye, nasuzuguje abantu banjye, Babiloni we, narabakurekeye ubagenza uko ushaka. Nyamara wabategetse utabababarira, abasaza wabikoreje imizigo iremereye. Waribwiye uti: ‘Nzahora ndi umwamikazi’, nyamara ntiwabizirikanye, ntiwatekereje uko bizamera. Wa mukunzi w'iraha we, tega amatwi, wowe wicaye udamaraye, wowe wibwira uti: ‘Ni jye jyenyine ntawe duhwanye, sinshobora gupfakara cyangwa gupfusha.’ Nyamara mu gihe gito ibi byombi bizakugwa gitumo, uzapfusha abana bawe mu munsi umwe, uzaba umupfakazi, bizakugeraho nubwo ufite amarozi akaze. “Wiringiye ubugome bwawe, uravuga uti: ‘Ntawe undeba.’ Ubwenge n'ubumenyi byawe byarakuyobeje, koko waribwiye uti: ‘Ni jye jyenyine ntawe duhwanye.’ Nyamara ibyago utabasha kwikuramo bizakugeraho, amakuba adasanzwe azakugariza we kuyigobotora, ishyano utigeze ubona rizakugwa gitumo. Ngaho komeza amarozi yawe, komeza wishingikirize ku bwinshi bwayo. Wayakoresheje guhera mu buto bwawe, wibwiraga ko hari icyo azakungura, wibwiraga ko azatera abanzi bawe ubwoba. Urirushya ugisha inama abapfumu, ngaho nibaze bagukize. Abigabanya ijuru bakaraguza inyenyeri, abo bihaye guhanura ibizaba buri kwezi nibakubwire ibizakubaho. Dore bameze nk'ibyatsi umuriro uzabakongora, ntibazashobora kwikiza ibirimi byawo, ibyo birimi bizaba bikaze cyane, uzaba ari umuriro utegerwa. Uko ni ko abo wishingikirijeho bazakugenza, abo mwafatanyije guhera mu buto bwawe bose bazagusiga babuyere, nta n'umwe uzagukiza.” Uhoraho aravuga ati: “Mwa rubyaro rwa Yakobo mwe mwitirirwa izina rya Isiraheli, mwe abakomoka kuri Yuda murahira izina ry'Uhoraho, mwe mwitabaza Imana ya Isiraheli mutabikuye ku mutima. Mwe mwiyita abo mu Murwa weguriwe Imana, mwe mwishingikiriza ku Mana ya Isiraheli Uhoraho Nyiringabo, nimutege amatwi. Ibyabaye nabitangaje kera, narabitangaje biramenyekana, mperako ndabikora bibaho. Nari nzi ko mwinangiye, nari nzi ko mushinga amajosi agakomera nk'icyuma, nari nzi ko uruhanga rwanyu rukomeye nk'umuringa. Ibi nabibamenyesheje kuva kera, nabibamenyesheje bitaraba. Nabibamenyesheje bitaraba kugira ngo mutavuga muti: ‘Byakozwe n'ibigirwamana byanjye byabājwe mu biti, byagenwe n'ibigirwamana byanjye byacuzwe mu cyuma.’ Ibyo navuze mwarabyumvise ubu birasohojwe. None se mwe ntimushobora kubyemera? Guhera ubu ngiye kubabwira ibikorwa bishya, ngiye kubabwira ibyari bihishwe mutigeze mumenya. Si ibya kera ni bwo bikiremwa, kugeza uyu munsi ntimwari mwarabyumvise, bityo ntimubasha kuvuga muti: ‘Twari tubizi.’ Ntimwigeze mubyumva, ntimwigeze mubimenya, amatwi yanyu yari yarazibye kuva kera, nzi ko muri abagambanyi n'abagome kuva mukivuka. Nyamara kubera ko ndi Imana sinkirakara, kubera icyubahiro cyanjye sinkibarakariye, sinkibarakariye kugira ngo ntabarimbura. Dore nabagerageje nk'usuzuma ifeza, nabagerageresheje umubabaro ukaze ariko ntimuratungana. Ibyo nabikoreye kwihesha icyubahiro, sinareka izina ryanjye ngo riteshwe agaciro, ikuzo ryanjye sinzariha undi.” Uhoraho aravuze ati: “Mwa rubyaro rwa Yakobo mwe, nimuntege amatwi, mwa Bisiraheli mwe, ni jye wabahamagaye nimunyumve, ni jye Ntangiriro nkaba n'Iherezo. Ni jye wahanze isi, ni jye ubwanjye wahanitse ijuru, naravuze byombi bibaho. Nimukoranire hamwe mwese muntege amatwi. Ni nde muri mwe wahishuye ibyo? Uwo natoranyije ni we uzasohoza umugambi wanjye, azarwanya Babiloniya n'ingabo zayo z'Abanyababiloniya. Koko ni jye ubwanjye wabivuze, ni jye wamuhamagaye, ni jye wategetse ko aza, umurimo we uzatungana. Nimunyegere mwumve ibyo mbabwira, kuva mu ntangiriro navugiye ahagaragara, kuva ibyo bibaye ndiho.” None rero Nyagasani Uhoraho yanyohereje, yansendereje Mwuka we. Uhoraho Umuziranenge wa Isiraheli n'Umucunguzi wanyu aravuga ati: “Ni jye Uhoraho Imana yanyu, ni jye ubigisha ibibagirira akamaro, ni jye ubayobora mu nzira munyuramo. Iyo mujya kwita ku mabwiriza yanjye mwari kugira amahoro, mwari kugira amahoro asesuye nk'uruzi rusendereye, ubutungane bwanyu bwari kumera nk'umuhengeri wo mu nyanja. Urubyaro rwanyu rwari kuba rwinshi nk'umusenyi, ababakomokaho bari kuba benshi nk'umucanga, sinari kubibagirwa.” Nimuve muri Babiloni muhunge Abanyababiloniya, nimurangurure amajwi y'ibyishimo mubyamamaze, nimubisakāze kugera ku mpera z'isi muvuga muti “Uhoraho yacunguye Abisiraheli abagaragu be. Yabayoboye mu butayu ntibicwa n'inyota, yabavuburiye amazi mu rutare, yasatuye urutare amazi aradudubiza, nyamara abagome ntibateze kugira amahoro.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Mwa batuye ibirwa nimunyumve, abo mu mahanga ya kure nimutege amatwi. Uhoraho yampamagaye ntaravuka, yanyise izina nkiri mu nda ya mama. Amagambo yanjye yayagize nk'inkota ityaye, yandindishije ububasha bwe, yangize nk'umwambi utyaye ampisha mu mutana we. Yarambwiye ati: “Isiraheli, uri umugaragu wanjye, ni wowe nzagaragarizamo ikuzo ryanjye.” Naho jyewe naribwiye nti: “Ndaruhira ubusa, imbaraga zanjye nazipfushije ubusa.” Nyamara Uhoraho ni we uzandenganura, Imana yanjye izangororera. Nyamara Uhoraho yarantoranyije kugira ngo mubere umugaragu, arantoranya kugira ngo mugarurire urubyaro rwa Yakobo, arantoranya kugira ngo nkoranye Abisiraheli bamugarukire. Bityo Uhoraho ampaye icyubahiro, koko Imana yanjye yampaye imbaraga. Uhoraho yarambwiye ati: “Ntibiguhagije kuzahūra urubyaro rwa Yakobo, kugarura abarokotse ba Isiraheli na byo ntibihagije kugira ngo umbere umugaragu. Ahubwo nkugize n'urumuri rwo kumurikira amahanga, uzageza agakiza kanjye ku mpera z'isi.” Uhoraho Umuziranenge wa Isiraheli n'Umucunguzi aravuga ati: “Warasuzugurwaga bikabije, wateraga ishozi amahanga, wari umugaragu w'abanyagitugu, nyamara abami bazakubona baguhe icyubahiro, ibikomangoma na byo bizagupfukamira. Ibyo bazabiterwa n'uko jyewe Uhoraho ndi indahemuka, ni jye Umuziranenge wa Isiraheli wagutoranyije.” Uhoraho aravuga ati: “Mu gihe gikwiye nzagusubiza, mu gihe cy'agakiza nzakugoboka, nzagushyiraho ube umuhamya w'Isezerano nagiranye n'abantu, uzagarura umutekano mu gihugu kandi usubize ubutaka ababunyazwe. Nzagushyiraho ubwire abajyanywe ho iminyago ngo batahuke, uzabwira abari mu icuraburindi ngo bajye ahabona. Aho bazanyura hose bazabona ibyokurya, ku misozi y'ibiharabuge bazahabona urwuri. Ntibazongera kwicwa n'inzara n'inyota, icyokere cy'umusenyi n'icy'izuba ntibizabatwika. Imana ibagirira imbabazi izabayobora, ni yo izabayobora ku masōko y'amazi. Imisozi yose nzayihangaho inzira, imihanda nzayiringaniza. Abantu banjye bazatahuka baturutse kure, bamwe bazaturuka mu majyaruguru n'iburengerazuba, abandi bazaturuka mu gihugu cya Sinimu.” Wa juru we, sābwa n'ibyishimo, wa si we, nawe nezerwa, mwa misozi mwe, nimuvuze impundu, koko Uhoraho ahumurije abantu be, azagirira impuhwe abababaye muri bo. Icyakora Yeruzalemu iravuga iti: “Uhoraho yarandetse, Nyagasani yaranyibagiwe.” Uhoraho arasubiza ati: “Mbese umubyeyi yakwibagirwa umwana yonsa? Ese yareka gukunda umwana yabyaye? Nubwo we yamwibagirwa jye sinzakwibagirwa. Dore nanditse izina ryawe mu kiganza cyanjye, inkuta zasenyutse nzihozaho amaso. Abana bawe nibatahuke vuba, abagushenye nibagusohokemo. Ubura amaso urebe impande zose, abana bawe bose bakoranye baragusanze.” Uhoraho arakomeza ati: “Jyewe ubwanjye ndirahiye, bazakubera nk'umurimbo w'agahebuzo, bazakubera nk'umwambaro w'umugeni. Koko wabaye amatongo n'umusaka, nyamara uzabera muto cyane abagiye kugutura. Abana bakubyariwe bazavuga bati: ‘Aha hantu ni hato rwose, duhe aho dutura hahagije.’ Icyo gihe uzibaza uti: ‘Aba bana bose ni nde wabambyariye? Nabaye incike ntagishoboye kubyara, najyanywe ho umunyago ndatereranwa. None se aba bana ni nde wabareze? Ese ko nasigaye jyenyine, aba bo baturutse he?’ ” Nyagasani Uhoraho aravuze ati: “Ngiye guha amahanga ikimenyetso, nzashinga ibendera ryanjye mu mahanga, azatahura abahungu n'abakobwa bawe. Abami bazakugenzereza nka so, abamikazi bazakurera nka nyoko. Bazagupfukamira bubamye, bazarigata umukungugu wo ku birenge byawe. Bityo uzamenya ko ndi Uhoraho, abamfitiye icyizere ntibazakorwa n'ikimwaro. Mbese hari uwakwambura intwari ibyo yanyaze? Ese hari uwavana imbohe mu nzara z'uwayiboshye?” Nyamara Uhoraho aravuga ati: “Koko intwari igiye kwamburwa ibyo yanyaze, imbohe igiye kuvanwa mu nzara z'uwayiboshye. Jyewe ubwanjye ngiye kwibasira abanzi bawe, ni jye ubwanjye uzakiza abana bawe. Abagukandamiza nzabareka baryane, bazasinda amaraso yabo nk'abasinze divayi. Abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho Umukiza wawe, bazamenya ko ndi Umucunguzi ukomeye w'Abisiraheli.” Uhoraho arabwira Abisiraheli ati: “Urwandiko nanditse rwo gusenda nyoko ruri he? Mbese narabagurishije kubera ko narimo umwenda? Reka da! Mwaragurishijwe kubera ibyaha byanyu, nyoko yasenzwe kubera ibyaha byanyu. Kuki nta muntu wari uhari igihe nazaga? Kuki nta wanshubije igihe nahamagaraga? Mbese nananiwe kubacungura? Mbese simfite imbaraga zo kubarokora? Mbasha gutegeka inyanja igakama, mbasha guhindura inzūzi ubutayu, amafi ayirimo yabozwa no kubura amazi akicwa n'inyota. Ijuru ndyambika umwijima, nditwikiriza umwambaro ugaragaza akababaro.” Nyagasani Uhoraho yanyigishije ibyo mvuga, yanyigishije gukomeza abacitse intege. Buri gitondo arankangura ngo numve ibyo anyigisha. Nyagasani Uhoraho yanzibuye amatwi, sinigeze mba icyigomeke kandi sinigeze mureka. Umugongo wanjye nawutegeje abankubitaga, imisaya yanjye nayitegeje abampfuraga ubwanwa. Sinigeze mpisha mu maso hanjye, sinahahishe abampaga urw'amenyo n'abanciraga. Nyagasani Uhoraho aramfasha sinzakorwa n'isoni, bityo mu maso hanjye narahakomeje hahinduka nk'ibuye, nzi ko ntazigera nkorwa n'isoni. Umuvugizi wanjye ampora iruhande, ni nde uzandega? Umurezi wanjye ni nde? Naze tuburane, naze duhangane. Koko Nyagasani Uhoraho ni we ungoboka, ni nde uzanshinja? Abanzi banjye bose bazashiraho, bazaba nk'umwambaro wariwe n'umuswa. Ni nde muri mwe wubaha Uhoraho? Ni nde wumvira ijambo ry'umugaragu we? Ni nde ugendera mu mwijima ntamurikirwe n'umucyo? Niyizere Imana ye yishingikirize ku Uhoraho. Nyamara mwe mucana umuriro mukimurikira, nimugende mumurikirwe n'umuriro wanyu, nimumurikirwe n'urumuri mwakije. Iki ni cyo Uhoraho yabageneye, muzatsembwa n'umubabaro ukomeye. Uhoraho aravuze ati: “Nimunyumve mwe abaharanira ubutungane, nimuntege amatwi mwe abanshakashaka, jyewe Uhoraho. Nimuzirikane urutare mukomokaho, nimuzirikane inganzo mwakuwemo. Nimwibuke sokuruza Aburahamu, nimwibuke Sara wababyaye. Igihe nahamagaraga Aburahamu yari incike, namuhaye umugisha muha kororoka.” Koko Uhoraho azahumuriza Siyoni, azagirira impuhwe abatuye mu matongo yaho. Ubutayu bwaho azabuhindura nka Edeni, ahari agasi hazaba nk'ubusitani bw'Uhoraho. Umunezero n'ibyishimo bizaba muri Siyoni, hazabaho indirimbo zo gusingiza no gushimira Uhoraho. Uhoraho aravuze ati: “Bantu banjye nimunyumve, bwoko bwanjye nimuntege amatwi. Nzashyiraho amategeko, ubutabera bwanjye buzaba urumuri rwo kumurikira amahanga. Dore ubutungane bwanjye buregereje, agakiza kanjye kari bugufi. Nzasesekaza ubutabera mu mahanga, abaturage b'ibihugu bya kure bazantegereza, bazantegerezanya ibyiringiro. Nimwubure amaso murebe ku ijuru, nimurebe no ku isi. Ijuru rizayoyoka nk'umwotsi, isi izasaza nk'umwambaro, abayituye bazapfa nk'isazi. Nyamara agakiza kanjye kazahoraho iteka, ubutungane bwanjye buzahoraho. “Nimunyumve mwe abazi ubutungane, nimunyumve mwe abazirikana amategeko yanjye, mwitinya ababakwena, mwiterwa ubwoba n'ibitutsi byabo. Koko rero umuswa uzabarya nk'umwambaro, inzukira zizabamunga nk'umwambaro w'ubwoya, nyamara ubutungane bwanjye buzahoraho iteka, agakiza kanjye kazahoraho iteka.” Uhoraho, igaragaze udutabare, koresha imbaraga zawe udukize, zikoreshe nk'uko wabigenzaga kera. Ni wowe wishe Rahabe cya gikōko nyamunini cyo mu nyanja. Ni wowe wakamije inyanja, ni wowe wakamije amazi magari. Ni wowe waciye inzira mu nyanja, warayiciye abacunguwe barambuka. Abo wacunguye bazatahuka, bazagaruka i Siyoni baririmba, bazasābwa n'umunezero iteka, bazagira ibyishimo byinshi, umubabaro no gusuhuza umutima bizayoyoka. Uhoraho aravuze ati: “Ni jye uguhumuriza. Ni kuki utinya umuntu buntu? Kuki utinya abantu bameze nk'icyatsi gusa? Mbese wibagiwe Uhoraho wakuremye? Ese wibagiwe uwahanitse ijuru agahanga n'isi? Kuki ukomeza guterwa ubwoba n'abagukandamiza? Kuki utinya abiteguye kukurimbura? Mbese uburakari bw'abagukandamiza buri he? Abafunzwe bagiye gufungurwa, ntibazapfira muri gereza, ntibazongera kubura ibyokurya. Ndi Uhoraho Imana yawe, ni jye utuma imihengeri ihorera mu nyanja, izina ryanjye ni Uhoraho Nyiringabo. Nakubwiye ibyo uvuga, nakurindishije ububasha bwanjye. Ni jye wahanitse ijuru, ni jye wahanze isi, ni jye wabwiye ab'i Siyoni nti: ‘Muri abantu banjye.’ ” Yeruzalemu we, kanguka, kanguka uzahuke uhagarare kigabo. Uhoraho yakunywesheje igikombe cy'uburakari bwe, warakinyoye urakirangūza maze uradandabirana. Mu bana bawe ntawe ubasha kuyobora, nta n'umwe ubasha kubatera inkunga. Wibasiwe n'ibyago binyuranye, ni byo gusenywa no kurimburwa, ni byo ntambara n'inzara. Ni nde wakugirira imbabazi, ni nde waguhumuriza? Abana bawe barasambagurika, barambaraye mu mayira hose, bameze nk'impongo zafashwe mu mutego, bazize uburakari bw'Uhoraho, bagezweho n'igihano cy'Imana yawe. Tega amatwi wa munyabyago we, wa musinzi we utasindishijwe na divayi. Nyagasani Uhoraho ukurengera aravuga ati: “Nakuyeho igikombe cy'uburakari cyagusindishaga, ntuzongera kunywa ku gikombe cy'uburakari bwanjye. Icyo gikombe nzakinywesha abagukandamizaga, abakubwiraga bati: ‘Ryama tukuribate.’ Koko rero umugongo wawe wahindutse nk'ubutaka, wahindutse nk'inzira nyabagendwa.” Siyoni we, kanguka, kangukana imbaraga. Yeruzalemu murwa w'Imana, ambara umwambaro w'ikuzo. Abanyamahanga n'abahumanye ntibazongera kukwinjiramo. Yeruzalemu ihungure umukungugu, va mu cyunamo usubire mu mwanya wawe. Siyoni wagizwe imbohe, ibohore ingoyi ziri ku ijosi ryawe. Koko rero Uhoraho aravuze ati: “Mwagizwe inkoreragahato nta kiguzi, none muzacungurwa nta kiguzi.” Nyagasani Uhoraho yungamo ati: “Kera abantu banjye bagiye gutura mu Misiri, hanyuma Abanyashūru barabakandamiza. None se ubu nungutse iki? Abantu banjye batwawe nta kiguzi bakandamizwa na ba shebuja, bituma izina ryanjye ritukwa buri gihe. Kubera ibyo abantu banjye bazamenya izina ryanjye, uwo munsi bazamenya ko ari jye wabivuze. Koko kandi ni jyewe!” Mbega ukuntu ari byiza kubona ku misozi uzanye inkuru nziza! Dore azanye inkuru nziza y'amahoro, azanye inkuru nziza y'umunezero, azanye inkuru nziza y'agakiza. Atangarije Siyoni ati: “Imana yawe iraganje.” Umva amajwi y'abarinzi bawe, barangururiye amajwi icyarimwe bishimye. Koko rero biboneye Uhoraho agarutse i Siyoni. Nimurangururire icyarimwe amajwi y'ibyishimo, mwa matongo y'i Yeruzalemu mwe, nimurangurure. Koko Uhoraho ahumurije abantu be, arokoye Yeruzalemu. Uhoraho agaragarije amahanga yose ububasha bwe buzira inenge, isi yose izabona agakiza k'Imana yacu. Nimuhunge, muhunge muve muri Babiloniya, ntimugire ikintu cyose gihumanye mukoraho, nimwihumanure mwebwe mushinzwe gutwara ibikoresho by'Uhoraho. Noneho ntimuzavayo hutihuti, ntimuzagenda nk'abahunga, koko Uhoraho azabarangaza imbere, Imana ya Isiraheli izabashorera. Uhoraho aravuze ati: “Umugaragu wanjye azagira ishya n'ihirwe, azashyirwa hejuru akuzwe, ahabwe icyubahiro gikomeye. Abantu benshi baramubonye barakangarana, isura ye yari yarangiritse, yari yarangiritse atagisa n'abantu. Nyamara amahanga menshi azamutangarira, abami bo bazaruca barumire. Ibyo batigeze babwirwa bazabibona, ibyo batigeze bumva bazabisobanukirwa.” Ni nde wemeye ibyo yatwumvanye? Ni nde wahishuriwe ububasha bw'Uhoraho? Uwo mugaragu yakuriye imbere y'Uhoraho nk'urugemwe, yari ameze nk'urugemwe rwameze mu butaka bwumiranye. Nta buranga cyangwa igikundiro yari afite byo kutureshya, nta bwiza yari afite byatuma tumurangamira. Yarasuzugurwaga akangwa n'abantu, yahoranaga umubabaro n'agahinda, yari umuntu abandi batifuzaga kureba, yarasuzuguwe tumubona nk'imburamumaro. Yarababajwe kubera ububi bwacu, yashenguwe n'imibabaro yari itugenewe. Nyamara twamubonaga nk'uwahanwe n'Imana, twamubonaga nk'uwibasiwe na yo agacishwa bugufi. Yarakomerekejwe kubera ubwigomeke bwacu, yarababajwe kubera ibicumuro byacu. Igihano twari tugenewe ni cyo yahanwe, ibikomere bye ni byo dukesha agakiza. Twese twabuyeraga nk'intama zazimiye, buri wese yanyuraga mu nzira yishakiye, Uhoraho yamugeretseho ibicumuro byacu twese. Yagiriwe nabi yicisha bugufi, ntiyigeze abumbura umunwa, yabaye nk'umwana w'intama bajyanye mu ibagiro, yabaye nk'intama iceceka bayikemura ubwoya. Koko ntiyigeze abumbura umunwa. Yafashwe ku gahato acirwa urubanza. Ni nde uzamenyekanisha urubyaro rwe? Koko yakuwe ku isi, yishwe ahorwa ibicumuro by'abantu banjye. Yashyinguwe hamwe n'abagizi ba nabi, yashyinguwe hamwe n'abakungu, nyamara we nta cyaha yigeze akora, nta n'iby'uburiganya yigeze avuga. Uhoraho yemeye ko ashenjagurwa n'imibabaro, yitanze ho impongano y'ibyaha, bityo umugaragu w'Imana azororoka arame, ni we uzasohoza umugambi w'Uhoraho. Uhoraho aravuze ati: “Umugaragu wanjye namara kubabazwa azanezerwa, azishimira imbuto z'umubabaro we. Umugaragu wanjye w'intungane azakoresha ubumenyi, azabukoresha atume benshi baba intungane, azigerekaho ibicumuro byabo. Nzamuha umwanya ukomeye mu banyacyubahiro, azagabana iminyago n'abanyamaboko. Koko we ubwe yaritanze yigabiza urupfu, yashyizwe mu mubare w'abagome, yigeretseho ibyaha by'abantu benshi, yasabiye imbabazi abagome.” Uhoraho aravuga ati: “Yeruzalemu we, ishime! Wari umeze nk'umugore w'ingumba, wari nk'umugore utigeze abyara. None ishime urangurure ijwi, wowe utigeze uribwa n'ibise! Koko umugore w'intabwa azagira abana benshi, azagira abana kuruta uw'inkundwakazi. Ngaho agūra ihema utuyemo, ryagūre ribe rigari, wikwita ku byo uzaritangaho, rega imigozi y'ihema ryawe, shimangira imambo zaryo. Dore ugiye kwagūka impande zose, abana bawe bazigarurira amahanga, imijyi yari amatongo izongera iturwe. Humura ntuzongera gukorwa n'isoni, wicika intege kuko utazongera gusuzugurwa. Uzibagirwa ikimwaro cyo mu bukumi bwawe, ntuzongera kwibuka umugayo wo mu bupfakazi bwawe. Uwakuremye azaba nk'aho ari umugabo wawe, izina rye ni Uhoraho Nyiringabo. Umuziranenge wa Isiraheli ni we Mucunguzi wawe, ni we Mana igenga isi yose. Uhoraho azakugarura nk'umugore w'intabwa washavuye, azakugarura nk'umugore wabaye intabwa akiri inkumi. Uko ni ko Imana yawe ivuze. Nabaye nkuretse mu gihe gito, nyamara nkugiriye imbabazi ngiye kukugarura. Narakurakariye nkwima amaso igihe gito, nyamara ku bw'urukundo rudashira nzakubabarira. Uko ni ko Uhoraho Umucunguzi wawe avuze. Nzabigenza nk'uko nakoze mu gihe cya Nowa, narahiye ko ntazongera kurimbuza isi umwuzure, none ndahiye ko ntazongera kukurakarira no kugutonganya. Imisozi ishobora kuvaho, udusozi dushobora kuvanwaho, nyamara urukundo rwanjye ntiruzashira, Isezerano ryanjye ry'amahoro ntirizakurwaho. Uko ni ko Uhoraho ukugirira impuhwe avuze.” Uhoraho aravuga ati: “Yeruzalemu we, warababajwe, wagiriwe nabi ntihagira uguhumuriza. Ngiye kukubaka bundi bushya n'amabuye y'agaciro, imfatiro zawe nzazubakisha amabuye ya safiri. Hejuru y'inkuta zawe nzahataka amabuye arimbishijwe, hejuru y'imiryango yawe nzahataka amabuye abengerana, inkuta zawe nzazizengurutsa amabuye y'agaciro. Abana bawe bose bazaba abigishwa b'Uhoraho, bazagira amahoro asesuye. Uzakomera ubikesha ubutungane, ntuzongera gukandamizwa kandi nta cyo uzatinya, iterabwoba ntirizakugeraho. Nihagira ugutera si jye bizaba biturutseho, nyamara uzagutera wese azagwa imbere yawe. Dore ni jye waremye umucuzi, ni we ucana umuriro agacura intwaro, ni jye kandi waremye umurwanyi uzirwanyisha. Intwaro zose zakorewe kukurwanya nta cyo zizagutwara, uzakurega mu rukiko wese uzamutsinda. Nguwo umugabane w'abagaragu b'Uhoraho, ubu ni bwo burenganzira mbahaye.” Abafite inyota mwese nimuze mbahe amazi, abadafite amafaranga namwe nimuze. Nimuze murye kandi munywe nta kiguzi, nimuze munywe divayi n'amata. Kuki mugura ibyokurya bidafite akamaro? Kuki mwiyuha akuya ku bitamara inzara? Nimunyumvira muzarya ibyokurya byiza, muzanezezwa n'ibyokurya biryoshye. Bantu banjye, nimunyumve munsange, nimunyumve muzabaho. Nzagirana namwe Isezerano rihoraho, nzabaha ibyiza nasezeraniye Dawidi. Dore namugize umuhamya wanjye mu mahanga, namugize umuyobozi n'umutegetsi w'amahanga. Uzahamagara amahanga utazi, abantu b'amahanga utazi bazihuta bakugana, bizaterwa nanjye Uhoraho Imana yawe, bizaterwa nanjye Umuziranenge wa Isiraheli ukesha ikuzo. Nimugarukire Uhoraho mu gihe akiboneka, nimumwitabaze mu gihe akiri bugufi. Umugome nareke imigenzereze y'ubugome, inkozi y'ibibi nireke ibitekerezo byayo bibi. Nibagarukire Uhoraho azabagirira impuhwe, nibagarukire Imana yacu izabaha imbabazi zisesuye. Uhoraho aravuga ati: “Ibitekerezo byanjye si nk'ibyanyu, imigenzereze yanjye itandukanye n'iyanyu. Ijuru riri hejuru kure y'isi, imigenzereze yanjye isumbye iyanyu, ibitekerezo byanjye bisumbye ibyanyu. Imvura n'urubura biva ku ijuru, ntibisubirayo ahubwo bisomya ubutaka, bimeza imyaka igakura, umuhinzi akabona imbuto n'ibyokurya. Uko ni ko Ijambo ryanjye ritazagaruka ubusa, ntirizagaruka ritagize icyo rikora. Rizasohoza umugambi wanjye, rizagera ku ntego yanjye.” Muzava i Babiloni munezerewe, mutahuke amahoro, imisozi n'udusozi bizarangurura amajwi y'ibyishimo, ibiti byo mu gasozi bizabakomera amashyi. Ahari ibihuru by'amahwa hazamera amasipure, ahari imifatangwe hazamera ibiti bihumura neza. Bityo bizahesha Uhoraho ikuzo, bizaba ikimenyetso gihoraho kitazibagirana. Uhoraho aravuze ati: “Nimuharanire ubutabera mukore ibitunganye, dore agakiza kanjye karegereje, ubutungane bwanjye bugiye kwigaragaza. Hahirwa ugenza atyo, hahirwa umuntu ubizirikana, hahirwa uwubahiriza isabato uko bikwiye, hahirwa uwirinda gukora ibibi.” Umunyamahanga wisunze Uhoraho ntakavuge ati: “Uhoraho azanyirukana mu bantu be.” Inkone na yo ntikavuge iti: “Dore jye nsanzwe ndi nk'igiti cyumye.” Koko Uhoraho aravuga ati: “Inkone zubahiriza amasabato yanjye zigakora ibinshimisha, inkone zikomera ku Isezerano ryanjye, nzashyira urwibutso rw'amazina yazo ku nkuta zo mu Ngoro yanjye. Ibyo bizabarutira kugira abahungu n'abakobwa, nzabaha izina rihoraho, ritazibagirana. Abanyamahanga bazisunga Uhoraho bakamukorera, abazakunda Uhoraho bakamuyoboka, abo bose bazubahiriza isabato uko bikwiye, abazakomera ku Isezerano ryanjye, nzabazana ku musozi nitoranyirije, nzabaha kwishimira mu Ngoro yanjye bansengeramo. Ibitambo byabo bikongorwa n'umuriro n'amaturo, bizemerwa ku rutambiro rwanjye, koko Inzu yanjye izitwa Inzu isengerwamo n'amahanga yose.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Natarurukanyije Abisiraheli bajyanywe ho iminyago, uretse abo nzatarurukanya n'abandi bakoranire hamwe.” Mwa nyamaswa zose zo mu gasozi mwe, nimuze murye abayobozi b'abantu banjye, mwa nyamaswa zo mu ishyamba zose mwe, nimuze. Abo bayobozi babo ni impumyi, bose uko bakabaye bameze nk'injiji, bameze nk'imbwa zidashobora kumoka, bakunda kuryama bagahunikira bakarotagizwa. Bameze nk'imbwa z'ibisambo, ntibajya bavuga bati: “Turijuse”, nyamara izo ngirwabayobozi ntizigira ubushishozi. Buri wese agenza uko ashaka, buri wese aharanira inyungu ze bwite. Barabwirana bati: “Nimuze tujye gushaka divayi, nimuze tunywe inzoga tuzihage, ejo na bwo tuzagenza dutyo tunarusheho.” Nyamara intungane zirapfa ntihagire ubyitaho, abagwaneza barapfa ntihagire ubizirikana, nta wuzirikana ko ari ukugira ngo intungane zikizwe amakuba yari azitegereje. Iyo bapfuye baba mu ituze, abaharanira ukuri bazaruhukira mu mahoro. Uhoraho aravuga ati: “Nimuze hano mwa rubyaro rw'abapfumu mwe, nimuze mwe rubyaro rw'abasambanyi n'indaya. Mbese ni nde mwihaye gukōba? Ese ni nde muha urw'amenyo? Muri urubyaro rw'abagome n'ababeshyi. Mutwarwa n'irari ry'ubusambanyi munsi y'ibiti binini, musambanira munsi y'ibiti bitohagiye, mutamba abana banyu ho ibitambo, mubatambira mu masenga no mu mikokwe. Mutoranya amabuye aconzwe yo mu mikokwe, muyasenga nk'aho ari imana zanyu, muyasukira divayi ho amaturo, muyatura n'amaturo y'ibinyampeke. Mbese ibyo byanshimisha? Musasa amariri y'ubusambanyi mu mpinga z'imisozi miremire, muhatambira n'ibitambo. Mwashyize ibishushanyo bisengwa inyuma y'inzugi zanyu, mwaranyimūye mwiyambura imyenda, mwuriye amariri hamwe n'abasambane banyu, mwasambanye na bo murinezeza. “Mwisīga amarashi n'amavuta menshi, muyisīga mujya gusenga ikigirwamana Moleki, mwohereza intumwa zanyu hirya no hino ndetse n'ikuzimu. Mwinaniza mushakashaka izindi mana, nyamara nta nubwo muvuga muti: ‘Ibi nta cyo bimaze.’ Koko rero mwiyongeramo akanyabugabo ntimucike intege. “Mutinya nde bituma muntererana? Mutinya nde kugeza ubwo munyimūra? Maze igihe kirekire nicecekeye, ni yo mpamvu mutakinyubaha. Nyamara nzashyira imyifatire yanyu ku mugaragaro, ibikorwa byanyu nta cyo bizabamarira. Mutakambira ibigirwamana byanyu mubisaba kubafasha, ngaho bizabe ari byo bibafasha. Dore byose bizatwarwa n'umuyaga, koko serwakira izabijyana kure. Abanyiringira bazatura mu gihugu, bazaragwa umusozi nitoranyirije.” Uhoraho aravuga ati: “Nimutunganye inzira, nimuyitunganyirize abantu banjye, nimukureho ibisitaza biyirimo.” Uhoraho uri hejuru mu ijuru, Umuziranenge ubaho iteka ryose aravuga ati: “Ntuye hejuru hazira inenge, nyamara nita ku bantu bihana bakicisha bugufi, nzabahumuriza mbasubizemo intege. Sinzahora mbashinja, sinzahora mbarakarira, ntabigenje ntyo abantu naremye byabaca intege. Narabarakariye kubera ibicumuro n'irari ryabo, nabahannye ndakaye ndabazibukira, nyamara bakomeje imigenzereze yabo mibi. Nabonye imigenzereze yabo, nyamara nzabakiza, nzabayobora mbasubizemo intege. Nzabahumuriza rwose, abari kure n'abari bugufi nzabaha amahoro asesuye. Koko nzabakiza.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Nyamara abagome ni nk'inyanja yarubiye, ntishobora gutuza, umuhengeri wayo uzikūra ibyondo n'isayo. Abagome ntibateze kugira amahoro! Uko ni ko Imana yanjye ivuze. Uhoraho aravuga ati: “Rangurura, komeza urangurure, rangurura ijwi nk'iry'impanda, umenyeshe abantu banjye ubwigomeke bwabo, bwira Abisiraheli ibyaha byabo. Baza kunsenga buri munsi, bishimira kumenya icyo mbashakaho. Babyishimira nk'aho ari ubwoko bukora ibitunganye, babyishimira nk'aho bataretse amabwiriza yanjye. Bansaba ibyemezo by'ubutungane kandi bashaka kunyegera. Murambaza muti: ‘Kuki twigomwa kurya ntubibone? Kuki twicisha bugufi ntubyiteho?’ ” Uhoraho arabasubiza ati: “Iyo mwigomwe kurya mwifata uko mushaka, mukandamiza n'abakozi banyu. Iyo mwigomwe kurya murarwana mugakubitana amakofi, iyo mwiyirije ubusa mutyo amasengesho yanyu ntangeraho. Iyo mwigomwe kurya muba mwirushya, mwunamisha imitwe yanyu nk'urubingo, mwisasira amagunira mukaryama no mu ivu. Mbese ibyo ni byo mwita kwigomwa kurya? Ese uwo ni wo munsi unshimisha? Ukwigomwa kurya nshaka ni uku: kurenganura abakandamizwa, kubohora inkoreragahato, kureka abakandamizwa bakishyira bakizana, bityo agahato kose kagakurwaho. Ukwigomwa kurya gukwiye ni ukugaburira abashonji, ni ugucumbikira abakene batagira aho baba, ni ukwambika abatagira umwambaro, ni ukutirengagiza umuvandimwe wawe. Nimugenza mutyo umucyo wanyu uzaba nk'umuseke utambitse, ibikomere byanyu bizakira bidatinze. Ubutungane bwanyu buzabarangaza imbere, Uhoraho we ubwe azabajya inyuma abarinde. Nimusenga Uhoraho azabasubiza, nimumutabaza azitaba. Nimurwanya akarengane mureka gusuzugura abandi no kubavuga nabi, nimugaburira abashonji mukita ku bakandamizwa, umucyo wanyu uzamurika mu mwijima, icuraburindi ribazengurutse rizaba nk'amanywa. Uhoraho azahora abayobora, azabahāza mu gihe cy'amapfa abakomeze. Muzaba nk'umurima uvomererwa, muzaba nk'isōko idudubiza ntikame. Amatongo yanyu azongera yubakwe, muzayubaka ku misingi ya kera. Muzitwa abasannyi b'inkuta zasenyutse, muzitwa kandi abasibura inzira kugira ngo zongere zinyurwemo.” Uhoraho aravuga ati: “Nimwubahiriza isabato mukareka imirimo yanyu kuri uwo munsi wanyeguriwe, nimwita isabato umunsi w'umunezero, nimuyita umunsi w'icyubahiro weguriwe Uhoraho, nimuyubahiriza ntimugenze uko mushaka, nimureka kwishakira ibibanezeza, nimureka kuvuga amagambo y'imburamumaro, muzishima mubikesha Uhoraho. Nzabatambagiza mu mpinga z'imisozi, nzabaraga igihugu nahaye sogokuruza Yakobo.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Ntimwibwire ko Uhoraho ari umunyantegenke, ntimwibwire ko atabasha kubakiza, ntimwibwire ko yazibye amatwi ngo atumva, Ahubwo ni ibicumuro byanyu byabatandukanyije n'Imana yanyu, ni ibyaha byanyu byatumye itabitaho, ni byo byatumye itabumva. Ibiganza byanyu byuzuye amaraso, intoki zanyu zandujwe n'ibicumuro, iminwa yanyu ivuga ibinyoma, ururimi rwanyu ruvuga iby'ubugome. Nta n'umwe ushaka ubutabera, nta wiregura avuga ukuri. Bishingikiriza ku bitagira umumaro bakabeshya, bacura imigambi mibi ikabyara ubugizi bwa nabi. Imigambi yabo imeze nk'amagi y'inzoka, iyo bayamennye havamo incira, iyo bayariye bahita bapfa. Baboha indodo nk'iz'igitagangurirwa, ntizibasha kuvamo imyenda, iyo bayiboshye ntibabasha kuyambara. Ibikorwa byabo ni ubugizi bwa nabi, imirimo yabo ni ubugome. Bagambirira gukora ibibi, bihutira kumena amaraso y'intungane, ibitekerezo byabo ni bibi, aho banyuze hasigara ari amatongo n'umusaka. Ntibamenya imigenzereze y'amahoro, aho banyuze hose nta butabera buharangwa, imigenzereze yabo ntiboneye, uyikurikiza ntazagira amahoro. Abantu baravuga bati: “Koko ubutabera buri kure yacu, ubutungane ntibutwegera, dutegereza urumuri hakaza umwijima, dutegereza umunezero hakaza icuraburindi. Tumeze nk'impumyi zikabakaba ku rukuta, turashakashaka aho tunyura nk'abatabona. Dusitara ku manywa y'ihangu nk'aho ari nijoro, mu bantu bazima twe tumeze nk'intumbi. Turahūma nk'impyisi, turaguguza nk'inuma. Dutegereje ubutabera nyamara nta bwo, dutegereje agakiza nyamara katuri kure. Koko ubwigomeke bwacu buragwiriye imbere y'Uhoraho, ibyaha byacu ni byo bidushinja. Ni koko, ubwigomeke bwacu turabuhorana, ibicumuro byacu turabyemera. Twarigometse turyarya Uhoraho, twihakanye Imana yacu, twacuze imigambi yo kwambura no kugoma, twagambiriye kuvuga ibinyoma. Bityo rero ubutabera bwararetswe, ubutungane bwigijwe hirya, ukuri ntabwo kwitaweho, nta murava uharangwa. Koko ukuri kwarabuze, uwirinze gukora ikibi arabizira.” Uhoraho yarabibonye biramubabaza, ababazwa n'uko nta butabera buriho. Yabonye nta muntu n'umwe uhari, yatangajwe n'uko nta n'umwe watabaye, byatumye akoresha imbaraga ze, yishingikiriza ku butungane bwe. Yambaye ubutungane nk'ikoti ry'icyuma rikingira igituza, yambaye agakiza ho ingofero y'icyuma, yambaye guhōra nk'igishura, yisesuyeho ishyari nk'umwitero. Azahana abanzi akurikije ibikorwa byabo, umujinya we no guhōra bizagera ku banzi be, azahana n'abaturage bo mu birwa bya kure. Kuva iburengerazuba abantu bazubaha Uhoraho, kuva iburasirazuba bazamuhesha ikuzo. Koko azaza nk'umugezi wasendereye, azaza nk'inkubi y'umuyaga. Azazanwa no gucungura Siyoni, azaza gucungura abakomoka kuri Yakobo bihannye ibicumuro byabo. Uko ni ko Uhoraho avuze. Uhoraho aravuga ati: “Nzagirana Isezerano namwe: Mwuka wanjye azabazaho, nzabaha ubutumwa muzavuga iteka ryose. Muzabuhorana mwebwe ubwanyu n'abana banyu n'abuzukuru banyu.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Yeruzalemu, haguruka urabagirane kuko umucyo ukuziye, ikuzo ry'Uhoraho rirakumurikiye. Dore umwijima utwikiriye isi, icuraburindi ritwikiriye amahanga, nyamara wowe Uhoraho arakumurikiye, ikuzo rye rirakugaragaraho. Amahanga azakugana uyamurikire, abami bayo bazakugana bibonere umucyo wawe. Ubura amaso witegereze impande zose, abantu bawe bakoranye baje bagusanga, abahungu bawe baje baturuka iyo bigwa, abakobwa bawe barahagatiwe. Uzabireba maze unezerwe, uzasābwa n'ibyishimo, umutungo wo hakurya y'inyanja uzaba uwawe, ubutunzi bw'amahanga buzakwegurirwa. Amashyo y'ingamiya azakwira mu gihugu cyawe, amatungo aheka imitwaro azaturuka i Midiyani na Efa, Ab'i Sheba bose bazakuzanira izahabu n'imibavu, bazaza basingiza Uhoraho. Imikumbi yose y'i Kedari izakoranyirizwa iwawe, amapfizi y'intama y'i Nebayoti azagufasha, uzayatamba ho ibitambo bishimwa n'Uhoraho, koko Uhoraho azaha Ingoro ye ikuzo. Abo ni ba nde baguruka nk'igicu? Bameze nk'inuma zisubira mu byari byazo. Amato aturutse mu birwa bya kure azakoranywa, azabanzirizwa n'amato y'i Tarushishi, azazana abana bawe n'izahabu n'ifeza byabo, Uhoraho Imana yawe Umuziranenge wa Isiraheli azasingizwa, azasingizwa kuko yabahesheje ikuzo. Uhoraho arabwira Yeruzalemu ati: “Abanyamahanga bazubaka bundi bushya inkuta zawe, abami babo bazakuyoboka. Narakurakariye ndaguhana, nyamara kubera ubuntu bwanjye nzakugirira imbabazi. Amarembo yawe azahora yuguruye, ntazugarirwa na rimwe ku manywa cyangwa nijoro, bityo abakuzaniye ubutunzi bw'amahanga bazinjira, bazinjira bakurikiranye n'abami babo. Nyamara amahanga atazakuyoboka azarimbuka, azasenywa rwose. Ibiti byiza byaheshaga Libani agaciro bizazanwa iwawe, ni amasederi n'iminyinya n'amasipure. Bizarimbisha Ingoro yanjye, nzahesha ikuzo Yeruzalemu umurwa wanjye. Abana b'abagukandamizaga bazakubaha, abagusuzuguraga bose bazagupfukamira.” Yeruzalemu izitwa “Umurwa w'Uhoraho”, izitwa “Siyoni y'Umuziranenge wa Isiraheli”. Nyamara wari waratereranywe nta wukikugenderera, none ubu ngiye kuguha ikuzo rihoraho, uzagira ibyishimo iteka ryose. Abanyamahanga bazakuzanira ibyokurya, abami babo bazaguha ibyokurya byiza, bityo uzamenya ko ndi Uhoraho Umukiza wawe, uzamenya ko ndi Umucunguzi wawe Nyir'ububasha wa Yakobo. Mu cyimbo cy'umuringa nzakuzanira izahabu, mu cyimbo cy'icyuma nzatumiza ifeza, mu cyimbo cy'imbaho nzazana umuringa, mu cyimbo cy'ibuye ntumize icyuma. Nzimika amahoro akuyobore, nzimika ubutungane bukugenge. Urugomo ntiruzongera kubaho mu gihugu cyawe, ubwangizi n'uburimbuzi ntibizarangwa ku mipaka yawe, inkuta zawe uzazita “Agakiza”, amarembo yawe uzayita “Igisingizo”. Ntuzongera gukenera izuba kugira ngo rikumurikire, ntuzongera gukenera urumuri rw'ukwezi. Ahubwo Uhoraho azakubera urumuri rudashira, Imana yawe izakubera ikuzo. Izuba rikumurikira ntirizongera kurenga, ukwezi kwawe ntikuzongera kwijima. Uhoraho azakumurikira iteka ryose, ntuzongera kugira agahinda. Abantu bawe bose bazaba intungane, bazaragwa igihugu iteka ryose. Bameze nk'imishibu y'ibihingwa byanjye, ni ibiremwa byanjye byagenewe kwamamaza ikuzo ryanjye. Umuto muri mwe azakomokwaho n'abantu igihumbi, umuto cyane azakomokwaho n'ubwoko bukomeye. Ni jye Uhoraho uzabyihutisha igihe nikigera. Mwuka wa Nyagasani Uhoraho ari kuri jye, yansīze amavuta arantoranya, yantoranyirije kugeza ubutumwa bwiza ku bakene. Yaranyohereje ngo mvure abashavuye, yantumye gutangariza imfungwa ko zifunguwe, yantumye gutangariza abakandamijwe ko bavuye mu buja. Yantumye gutangaza umwaka Uhoraho agiriyemo imbabazi, yantumye gutangaza umunsi wo guhōra kw'Imana yacu, yantumye guhumuriza abababaye bose. Yantumye ku bari mu cyunamo b'i Siyoni, yantumye kubambika ikamba ryiza mu cyimbo cy'ivu, yantumye kubasīga amavuta y'umunezero mu cyimbo cy'umubabaro, yantumye kubambika umwambaro w'ibyishimo mu cyimbo cyo kwiheba. Bityo bazaba nk'ibiti by'ubutungane byatewe n'Uhoraho, bazaba nk'ibiti byerekana ikuzo rye. Bazubaka bundi bushya mu matongo ya kera, bazasana imijyi yashenywe kuva kera. Abanyamahanga bazabaragirira amatungo, bazabahingira imirima babagarire imizabibu yanyu. Muzitwa abatambyi b'Uhoraho, muzitwa abagaragu b'Imana yacu. Muzatungwa n'umutungo w'amahanga, muzashimishwa no kuwigarurira. Mwakojejwe isoni kenshi mucishwa bugufi, nyamara umunani wanyu uzikuba kabiri mu gihugu cyanyu, muzagira ibyishimo bihoraho. Jyewe Uhoraho nkunda ubutabera, nanga ubujura n'ubugome, nzabahemba nshingiye ku budahemuka bwanjye, nzagirana namwe Isezerano rihoraho. Urubyaro rwanyu ruzamenyekana mu mahanga, abana banyu bazaba ibyamamare mu bihugu, abazababona bazamenya ko ari ubwoko Uhoraho yahaye umugisha. Ndanezerewe cyane ku bw'Uhoraho, nsābwe n'ibyishimo ku bw'Imana yanjye. Yanyambitse umwambaro w'agakiza, yanyambitse ikanzu y'ubutungane, yayinyambitse nk'umukwe warimbishijwe, yayinyambitse nk'umugeni wambaye imirimbo y'agaciro. Uko ubutaka bumeza ingemwe n'uko imbuto zo mu murima zikura, ni na ko Uhoraho azagaragaza ubutungane n'icyubahiro, azabigaragariza amahanga. Sinzatererana Siyoni, sinzatuza guhihibikanira Yeruzalemu, sinzatuza kugeza ubwo ubutungane bwayo buzatamuruka nk'umuseke, sinzatuza kugeza ubwo agakiza kayo kazaba nk'urumuri. Amahanga azabona ubutungane bwawe, abami bose bazabona ikuzo ryawe, Uhoraho azakwita izina rishya. Uzaba nk'ikamba rirabagirana mu kiganza cy'Uhoraho, uzaba nk'ikamba ry'ubwami mu ntoki z'Imana yawe. Ntuzongera kwitwa intabwa, igihugu cyawe ntikizongera kwitwa ikidaturwa, ahubwo uzitwa inkundwakazi n'igihugu cyawe cyitwe umugeni. Koko Uhoraho azagukunda, azakunda igihugu cyawe nk'uko umugabo akunda umugore. Uko umusore ashyingirwa umwari, ni na ko abaturage bawe bazakubenguka. Uko umukwe yishimira umugeni we, ni na ko Imana izakwishimira. Yeruzalemu we, nashyize abarinzi ku nkuta zawe, ntibazigera baceceka ku manywa na nijoro. Namwe abambaza Uhoraho ntimugatuze, ntimugatume aruhuka kugeza ubwo azazahura Yeruzalemu, ntimugatume aruhuka kugeza ubwo azayigira igisingizo ku isi. Uhoraho yarahije ukuboko kwe kw'iburyo, yarahije ukuboko kwe k'ububasha agira ati: “Koko sinzongera kureka abanzi basahura ingano zawe, abanyamahanga ntibazongera kukunywera divayi waruhiye. Nyamara mwe ababibye ingano mukazisarura, muzazirya muhimbaza Uhoraho. Muzasoroma imizabibu muyengemo divayi, muzayinywera mu rugo rw'Ingoro yanjye. Nimusohoke munyure mu marembo, nimutegure inzira abantu banjye bazanyuramo. Nimuringanize neza umuhanda mukuru, nimuwuvanemo amabuye, nimushinge ibendera imbere y'amahanga.” Ibi ni byo Uhoraho atangaza kugeza ku mpera y'isi ati: “Nimubwire abatuye i Siyoni muti: ‘Dore Umukiza wanyu araje, aje azanye ibihembo.’ ” Bazitwa “abaziranenge n'abacunguwe n'Uhoraho”, Yeruzalemu izitwa “ukundwa n'Imana”, izitwa “umujyi Imana itatereranye”. Uyu ni nde uturutse muri Edomu, ni nde uje aturuka i Bosira yambaye imyambaro itukura? Uyu ni nde wambaye imyambaro y'icyubahiro? Ni nde ugenda afite imbaraga nyinshi? Ni jye Uhoraho uvugisha ubutungane, mfite ububasha bwo gukiza. Ni kuki imyambaro yawe itukura, ni kuki itukura nk'iy'umuntu wenga imizabibu? Nengeye imizabibu mu muvure, nyamara nta muntu n'umwe waje kumfasha. Nararakaye ndibata abatuye amahanga, nagize umujinya ndabaribata, amaraso yabo yimisha ku myambaro yanjye, imyenda yanjye yose irahindana. Koko uwo munsi nari niyemeje guhōra, igihe cyo kurokora abantu banjye cyari kigeze. Nararanganyije amaso hirya no hino sinabona untabara, natangajwe n'uko nta n'umwe wanshyigikiye. Imbaraga zanjye zatumye ntsinda, uburakari bwanjye bwanteye imbaraga. Nararakaye ndibata abatuye amahanga, nagize umujinya baradandabirana, amaraso yabo nayamennye ku butaka. Nzajya ndata ineza y'Uhoraho, nzajya nogeza ibikorwa bye bishimishije. Nzabyogeza kubera ibyo yadukoreye, nzogeza ibikorwa byinshi yakoreye Abisiraheli, ibyo yakoze ashingiye ku mbabazi n'ineza bye. Koko yaravuze ati: “Ubu ni ubwoko bwanjye, ni abana batazandiganya”, bityo yemera kubabera Umukiza. Mu mibabaro yabo yose na we yarababaye, ni we ubwe wabakijije kubera urukundo n'imbabazi bye, ni we wabitayeho guhera kera. Nyamara baramugomeye barakaza Mwuka we Muziranenge, bityo Uhoraho aba umwanzi wabo arabarwanya. Yibutse ibyabaye kera mu gihe cya Musa n'ubwoko bwe. Ari hehe Uhoraho wakijije abayobozi b'ubwoko bwe mu nyanja? Ari hehe Uhoraho wabashyizemo Mwuka Muziranenge? Uhoraho yashyigikiye ukuboko kw'iburyo kwa Musa, yagabanyije amazi y'inyanja mo kabiri, yimenyekanishije iteka ryose. Yabanyujije mu nyanja, yayibanyujijemo nk'uko ifarasi inyura ahatari inzitizi. Nk'uko amatungo yahurwa mu kibaya, ni ko Mwuka w'Uhoraho yahaye abantu be kuruhuka. Uko ni ko wayoboye ubwoko bwawe, bityo wihesha igikundiro. Uhoraho, itegereze uri mu ijuru urebe, turebe uri mu Ngoro yawe nziranenge. Umwete wawe n'ubutwari bwawe biri hehe? Ntukitugaragariza urukundo n'imbabazi. Nyamara ni wowe Data, ni wowe nubwo Aburahamu atatuzi na Yakobo ntatumenye. Uhoraho ni wowe Data, kuva kera witwa Umucunguzi wacu. Uhoraho, kuki utureka tugateshuka imigenzereze yawe, kuki utureka tukinangira ntitukubahe? Uhoraho, garukira abagaragu bawe, garukira abantu bawe wagize umwihariko. Mu gihe gito ubwoko bwawe bw'umwihariko bwishimiye umurage, nyamara abanzi bacu baraje bangiza Ingoro yawe. Watugize nk'aho utigeze utubera umuyobozi, watugize nk'aho tutigeze tuba ubwoko bwawe. Iyaba wari ukinguye ijuru ukamanuka, imisozi yatigita imbere yawe. Waba nk'umuriro utwika ibyatsi, waba nk'umuriro watuza amazi, bityo izina ryawe ryamenyekana mu banzi bawe, amahanga yahinda umushyitsi imbere yawe. Koko umanutse ugakora ibikorwa tutari twiteze, imisozi yatingita imbere yawe. Guhera kera kose nta wigeze abyumva, nta jisho ryigeze ribona Imana ikorera ityo abayitegereje nk'uko wowe ubikora. Ushyigikira abanezezwa no gukurikiza ubutungane, ushyigikira abakuzirikana bagakurikiza imigenzereze wabategetse. Niba waraturakariye ni uko twagucumuyeho, nyamara tuzakizwa. Twese twabaye nk'abandavuye, ibikorwa byacu byose bitunganye bimeze nk'umwenda wanduye, twese twabaye nk'ibibabi birabye, ibicumuro byacu bidukoza hirya no hino nk'umuyaga. Nta n'umwe ukwiyambaza, nta n'umwe uhirimbanira kugushaka, waratwihishe uratureka kubera ibicumuro byacu. Nyamara Uhoraho, ni wowe Data, tumeze nk'ibumba wowe uri nk'umubumbyi, ni wowe waturemye twese. Uhoraho witurakarira ngo urenze urugero, ntukomeze kwibuka ibicumuro byacu, ahubwo uzirikane ko twese turi abantu bawe. Imijyi yakweguriwe yahindutse ikidaturwa, Siyoni yahindutse amatongo, Yeruzalemu yahindutse umusaka. Ingoro yacu nziranenge yuje ikuzo, iyo ba sogokuruza baguhimbarizagamo, yarahiye irakongoka, ibyatunezezaga byose bishiraho. Uhoraho, mbese ibyo byose bizakubuza kugira icyo ukora? Ese uzakomeza guceceka no kuduhana birenze urugero? Uhoraho aravuga ati: “Niyeretse abatambaririje, nabonywe n'abatanshatse. Nabwiye ubwoko butanyambaje nti: ‘Dore ndi hano.’ Nirizaga umunsi nteze amaboko ngo nakire abantu b'ibyigomeke, abatakurikizaga imigenzereze myiza bagakurikiza ibitekerezo byabo bwite. Ni abantu bahora bandakaza ku mugaragaro, batambira ibitambo mu mirima yabo, bosereza imibavu ku ntambiro z'amatafari. Baba mu marimbi bakarara mu buvumo, barya inyama z'ingurube bakanywa isupu ihumanye. Babwira abo bahuye na bo bati: ‘Mwitwegera turi abaziranenge.’ Abo bantu barandakaza cyane, uburakari bwanjye ni nk'umuriro utazima. Nimumenye ko ibyo byose mbizirikana ndetse narabyanditse, sinzabyihorera ahubwo nzabibaryoza bikomeye. Nzabahanira ibicumuro byanyu n'ibya ba sokuruza, batambiraga ibigirwamana ibitambo bikongorwa n'umuriro, babitambiraga ku misozi no ku dusozi bansebya. Nzabahana bikomeye nkurikije ibyo bakoze.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Uhoraho aravuga ati: “Iyo babonye iseri ry'imizabibu rihishije baravuga bati: ‘Ntimuryangize rizavamo umutobe mwiza’, ni ko nzagenzereza abayoboke banjye, sinzabatsemba bose. Abisiraheli nzabaha urubyaro, mu Bayuda hazakomoka uzaragwa imisozi, abo nitoranyirije bazayihabwa ho umunani, abagaragu banjye bazayituramo. I Sharoni hazaba urwuri rw'imikumbi, mu gikombe cya Akori hazaba ibiraro by'amatungo, ibyo nzabigirira abayoboke banjye. Nyamara mwebwe mwarandetse, mwibagiwe umusozi wanyeguriwe, musenga ikigirwamana Gadi, mutura divayi ikigirwamana Meni. Nzabatsembesha inkota, muzaca bugufi babice, narabahamagaye ntimwanyitaba, naravuze ntimwanyumva. Mwakoreye ibibi imbere yanjye, mwakoze ibitanshimisha.” Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati: “Abagaragu banjye bazarya, nyamara mwebwe muzicwa n'inzara, abagaragu banjye bazanywa, nyamara mwebwe muzicwa n'inyota, abagaragu banjye bazanezerwa, nyamara mwebwe muzakorwa n'isoni. Abagaragu banjye bazaririmbana umunezero, nyamara mwebwe muzavuza induru mubabaye cyane. Jyewe Nyagasani Uhoraho nzabica, abo nitoranyirije bazakoresha izina ryanyu nk'umuvumo, nyamara abagaragu banjye nzabaha izira rishya. Bityo abasabira abandi umugisha mu gihugu, bazawusaba mu izina ry'Imana y'ukuri, naho uzarahira muri iki gihugu azarahira Imana y'ukuri. Koko imibabaro ya kera izibagirana, nzayibagirwa rwose sinzongera kuyibuka.” Uhoraho aravuga ati: “Dore ngiye kurema ijuru rishya n'isi nshya, ibya kera ntibizibukwa ukundi kandi ntibizatekerezwa. Nyamara munezerwe mwishime iteka ryose, munezezwe n'ibyo ngiye kurema. Yeruzalemu nzayigira umujyi w'ibyishimo, abayituye bazasābwa n'umunezero. Koko nzanezerwa kubera Yeruzalemu, nzanezerwa kubera abantu banjye, amarira n'imiborogo ntibizahumvikana ukundi. Abana ntibazongera gupfa bakiri bato, abakuru na bo ntibazongera gukenyuka, ntibazapfa batagejeje ku myaka yabagenewe. Uzarama imyaka ijana azaba akiri umusore, uzapfa atayigejejeho bizaba ari nk'umuvumo. Bazubaka amazu bayabemo, bazatera imizabibu barye imbuto zayo. Ntibazubaka amazu ngo aturwemo n'abandi, ntibazatera imizabibu ngo imbuto zayo ziribwe n'abatayihinze. Koko abantu banjye bazaramba nk'igiti, abo nitoranyirije bazishimira ibikorwa byabo. Ibikorwa byabo ntibizaba impfabusa, ntibazabyara abo gupfa. Bazaba ubwoko bwahiriwe nanjye Uhoraho, bazahirwa hamwe n'urubyaro rwabo. Nzabagoboka mbere y'uko banyiyambaza, nzabasubiza mbere y'uko bansenga. Isega n'umwana w'intama bizarisha hamwe, intare izarisha ubwatsi nk'ikimasa, inzoka izatungwa n'umukungugu, nta kibi cyangwa ikirimbura kizagera ku musozi wanjye.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Uhoraho aravuga ati: “Ijuru ni intebe yanjye, isi ni nk'akabaho nkandagizaho ibirenge. None se muzanyubakira nzu ki? Ni hehe mubona ko natura? Ibiriho byose ni jye wabiremye, byose ni jye wabikoze. Uko ni ko Uhoraho avuze. Nezezwa n'abicisha bugufi bakihana, nezezwa n'abanyubaha bakumvira ijambo ryanjye. Hari abatamba ikimasa ariko bakica n'abantu, batamba umwana w'intama ariko bakica n'imbwa, batura ituro ry'ibinyampeke ariko bagatura n'amaraso y'ingurube, bosereza imibavu imbere yanjye ariko bagasenga ibigirwamana, bakurikiza imigenzereze yabo mibi. Ni yo mpamvu nzabateza ibyago, ibyo batinyaga ni byo bizabageraho. Koko narabahamagaye ntihagira unyitaba, naravuze ntihagira unyumva, nyamara bakoreye ibibi imbere yanjye, bahisemo gukora ibitanezeza.” Nimwumve Ijambo ry'Uhoraho mwebwe mwese abamwumvira bakamwubaha. Bene wanyu barabanga bakabirukana babampōra, bavugana agasuzuguro bati: “Ngaho Uhoraho nagaragaze ikuzo rye, narigaragaze tubone umunezero wanyu!” Nyamara bo bazakorwa n'isoni. Nimwumve urusaku rwumvikanira mu mujyi, nimwumve ijwi ryumvikanira mu Ngoro yanjye, ni ijwi ryanjye mpana abanzi banjye. Yeruzalemu yabyaye mbere yuko iramukwa, yabyaye umuhungu mbere y'uko ibise biza. Ni nde wigeze kumva ibintu nk'ibyo? Ni nde wigeze kubona ibintu nk'ibyo? Mbese igihugu kibasha kuvuka mu munsi umwe? Mbese ubwoko bwavuka mu mwanya muto? Nyamara Siyoni yabaye ikiramukwa ibyara abana. Mbese ndetse umubyeyi akagera igihe inda ivuka namubuza kubyara? Uko ni ko Imana yanyu ibaza. Mbese niba ari jye utuma abana bavuka naziba inda ibyara? Mwe abakunda Yeruzalemu, nimukome mu mashyi munezeranwe na yo. Mwebwe mwese abayiririye, nimukome mu mashyi. Muzonka munezezwe n'amabere ahumuriza, muzahāga munezerwe, muzanezezwa n'ubwinshi bw'amashereka. Uhoraho aravuga ati: “Ngiye kubazanira amahoro atemba nk'uruzi, ubukire bw'amahanga buzabageraho nk'umugezi usendereye. Muzonka muhekwe nk'umwana muto, bazabakuyakuya nk'umwana uri ku bibero bya nyina. Nk'uko umwana ahumurizwa na nyina, ni ko nanjye nzabahumuriza muri Yeruzalemu. Muzabibona munezerwe, ingingo zanyu zizagarura ubuyanja, bizamenyakana ko Uhoraho arinda abagaragu be, bizamenyekana ko arakariye abanzi be. Dore Uhoraho agendera mu muriro, amagare ye y'intambara ameze nka serwakira. Aje afite uburakari bukaze, aje gucyaha afite uburakari bugurumana. Uhoraho azacira imanza abantu bose, azazibacira akoresheje inkota n'umuriro, hazapfa benshi muri bo. Hariho abiyegurira ibizira n'abihumanura ubwabo, babigirira kwinjira mu busitani bw'imihango izira. Ni ho barira ingurube n'imbeba n'ibindi bizira, abo bantu bose bazarimbuka.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Azi ibikorwa byabo, azi n'ibyo batekereza. Uhoraho aravuga ati: “Nzi ibikorwa byabo n'ibyo batekereza, nje gukoranya abantu b'amahanga yose n'indimi zose, bazakoranira hamwe babone ikuzo ryanjye. Nzashyira ikimenyetso hagati yabo, abazarokoka muri bo nzabohereza mu mahanga ari yo Tarushishi na Puti na Ludi, ibihugu by'abahanga mu kurasa imyambi. Nzabohereza n'i Tubali no mu Bugereki no mu bihugu bya kure bitaramenya ububasha n'ikuzo byanjye. Bazatangaza ikuzo ryanjye muri ayo mahanga. Bazazana abavandimwe banyu bose babakuye mu mahanga yose babature Uhoraho. Bazabazana babahetse ku mafarasi no ku nyumbu no ku ngamiya no mu magare, babageze i Yeruzalemu ku musozi wanyeguriwe. Bazabazana nk'uko Abisiraheli bajyana amaturo y'ibinyampeke mu bikoresho bihumanuwe bakayageza mu Ngoro yanjye. Nzatoranya bamwe muri bo mbagire abatambyi n'Abalevi.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Uhoraho aravuga ati: “Nk'uko ijuru rishya n'isi nshya nzarema bizahoraho, ni na ko mwe n'urubyaro rwanyu muzahoraho. Uko ni ko Uhoraho avuze. Kuva mu mboneko y'ukwezi kugeza mu mboneko y'ukundi, kuva ku isabato kugeza ku yindi, abantu bose bazaza kunsenga. Uko ni ko Uhoraho avuze. Abantu bazasohoka babone imirambo y'abangomeye. Inyo zizabarya iteka ryose, umuriro uzabatwika ntuzazima kandi bazatera ishozi icyaremwe cyose.” Iki gitabo gikubiyemo ibyavuzwe n'ibyakozwe na Yeremiya mwene Hilikiya, wari umwe mu batambyi ba Anatoti mu ntara ya Benyamini. Mu mwaka wa cumi n'itatu Umwami Yosiya mwene Amoni ari ku ngoma mu Buyuda, ni bwo Uhoraho yatumye Yeremiya. Yakomeje kumuha ubutumwa igihe Yoyakimu mwene Yosiya yari ku ngoma, kugeza mu kwezi kwa gatanu k'umwaka wa cumi n'umwe Sedekiya mwene Yosiya ari ku ngoma. Ni cyo gihe abatuye i Yeruzalemu bajyanywe ho iminyago. Jyewe Yeremiya, Uhoraho yarambwiye ati: “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko, nagutoranyije utaravuka, naguhisemo ngo uhanurire ibyanjye mu mahanga.” Ndamusubiza nti: “Nyagasani Uhoraho, dore ndacyari muto sinzi kuvuga.” Nyamara Uhoraho arambwira ati: “Wivuga ko ukiri muto. Abo nzagutumaho uzabasanga, uzababwira ibyo nzagutegeka. Ntuzagire uwo utinya, nzaba ndi kumwe nawe ngutabare.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Nuko Uhoraho ankoza ikiganza ku munwa arambwira ati: “Dore nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe. Uhereye ubu ngushinze kuvugira amahanga yose n'ibihugu byose kugira ngo urandure, uhirike, utsembe kandi usenye. Nyamara ni wowe uzasana ibyasenyutse, si nawe uzubaka ibyarimbuwe.” Uhoraho arambaza ati: “Yeremiya we, urareba iki?” Ndamusubiza nti: “Ndareba ishami ry'igiti kirabije mbere y'ibindi.” Uhoraho arambwira ati: “Warebye neza. Koko rero nanjye ngiye gushishikarira gusohoza ibyo navuze.” Uhoraho yongera kumbaza ati: “Urareba iki?” Ndamusubiza nti: “Ndareba mu majyaruguru inkono ibira, inyerekejeho urugara.” Arakomeza arambwira ati: “Mu majyaruguru ni ho hazaturuka ibyago bizasukwa ku batuye iki gihugu bose. Koko rero ngiye guhamagara amahanga yose yo mu majyaruguru. Abami babo bazaza bashinge intebe zabo za cyami ku marembo ya Yeruzalemu, bazagota inkuta zose ziyizengurutse n'imijyi yose y'u Buyuda. Nanjye nzacira imanza abantu banjye kubera ubugome bwabo. Baranyimūye bosereza imibavu izindi mana, baramya n'ibigirwamana biremeye. None rero komera, uhaguruke maze ubabwire ibyo ngutegetse byose. Ntuzabatinye kuko bitabaye ibyo nzagutera ubwoba imbere yabo. Kuva ubu ngushyize mu gihugu cy'u Buyuda nk'umujyi ntamenwa, nk'inkingi y'icyuma, nk'urukuta rw'umuringa imbere y'abami n'abatware, n'abatambyi n'abaturage. Bazakurwanya ariko ntibazagutsinda kuko nzaba ndi kumwe nawe ngutabare.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Uhoraho yarambwiye ati: “Genda ubwire Yeruzalemu uti: ‘Ndibuka uko wankundaga ukiri muto, ndibuka uko wankundaga ukiri umugeni, ndibuka uko wankurikiye mu butayu, wankurikiye mu gihugu kitagira ikikimeramo. Isiraheli yari yareguriwe Uhoraho, yari umwihariko we, abayirenganyaga bose babaga bacumuye, bagwirirwaga n'ibyago.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze. Mwa rubyaro rwa Yakobo mwe, mwe abakomoka kuri Isiraheli mwese, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho. Uhoraho arababaza ati: “Ba sokuruza banshinja iki, banshinja iki cyatumye bantererana? Biyeguriye ibigirwamana bitagira umumaro, na bo ubwabo bahindutse imburamumaro. Ntibigeze bibaza bati: ‘Uhoraho wadukuye mu Misiri ari he? Ari he uwatuyoboye mu butayu, ari he uwatuyoboye mu gihugu cy'ubutayu n'imanga? Ari he uwatuyoboye mu gihugu cyumagaye kandi gicuze umwijima, ari he uwatuyoboye mu gihugu kitagira ukigeramo n'ugituye?’ Nabazanye mu gihugu kirumbuka, nakibazanyemo ngo mutungwe n'imbuto zacyo, nakibazanyemo ngo mutungwe n'imbuto zacyo n'ubwiza bwacyo. Nyamara mwageze mu gihugu cyanjye muragihumanya, igihugu cyanjye mwagihinduye ikizira. Abatambyi ntibigeze bibaza bati: ‘Uhoraho ari he?’ Abahanga mu by'Amategeko ntibakīmenya. Abayobozi banyigometseho, abahanuzi bahanurira Bāli, bayobotse ibigirwamana bitagira umumaro. Ni yo mpamvu nongeye kubashinja, nzabashinja hamwe n'abuzukuru banyu.” Uko ni ko Uhoraho avuze. “Nimujye mu kirwa cya Shipure murebe, nimwohereze intumwa i Kedari zigenzure neza, murebe niba hari igikorwa nk'iki kigeze kibaho. Mbese hari igihugu kigeze gihindura imana zacyo? Hari icyazihinduye nubwo na zo atari imana? Nyamara abantu banjye barandetse nubwo ndi ishema ryabo, baranyimūye bayoboka ibigirwamana bitagira umumaro. Wa juru we, ibyo nibitume wumirwa, ibyo nibigutere ubwoba kandi bitume wiheba.” Uko ni ko Uhoraho avuze. “Koko rero ubwoko bwanjye bwakoze amakosa abiri: baranyimūye nubwo ndi isōko y'amazi y'ubugingo, bifukuriye amariba yabo bwite, bifukuriye amariba atobotse atabika amazi.” Mbese Abisiraheli ni inkoreragahato? Ese baba baravukiye mu buja? Mbese ni kuki babaye iminyago y'amahanga? Intare zirabatontomera n'urusaku rukaze, igihugu cyabo zagihinduye umusaka, imijyi yabo yaratwitswe nta muntu ukiyibamo. Abaturage b'i Memfisi n'ab'i Tafune bazaguharangura umutwe. Ibyo ni mwe mwabyikururiye, mwarabyikururiye mwimūra Uhoraho Imana yanyu, mwaramwimūye kandi ari we wabayoboraga. Mbese kuki mujya mu Misiri kunywa amazi ya Nili? Ni kuki mujya muri Ashūru kunywa amazi ya Efurati? Ububi bwanyu nibubahane, ubugambanyi bwanyu nibubashinje. Bityo muzamenya ko ibyo mukora ari bibi kandi bibabaje, muzamenya ko ari bibi kwimūra Uhoraho Imana yanyu. Koko rero ntimukinyubaha. Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. Uhoraho aravuga ati: “Mwa Bisiraheli mwe, kuva kera mwanyigometseho, mwanze kunyumvira, mwaravuze muti: ‘Ntituzagukorera.’ Mwagiye mu mpinga z'imisozi yose no munsi y'ibiti byose bitoshye, mwitwaye nk'umugore w'indaya. Nabateye mumeze nk'imizabibu y'indobanure, mwari mumeze nk'igiti cyatoranyijwe. Mbese kuki mwantereranye? Ese kuki mwambereye nk'imizabibu itagira imbuto? Nubwo mwakwiyuhagira mute, nubwo mwakwiyuhagiza isabune y'agaciro, nyamara ibicumuro byanyu bizagumaho imbere yanjye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Bishoboka bite ko mwavuga muti: ‘Ntitwahumanye cyangwa ngo tuyoboke za Bāli?’ Nimwibuke uko mwitwaye mu kabande n'ibyo mwahakoreye, mumeze nk'ingamiya y'ingore yirukanka hirya no hino. Mumeze nk'indogobe y'ingore imenyereye ubutayu, iyo yarinze igenda ireha umuyaga. Ni nde wayibuza irari ryayo? Iyo impfizi ziyishatse ntizirirwa ziruha, iyo igihe cyayo kigeze zirayibona. Mwa Bisiraheli mwe, nimureke kurushya ibirenge byanyu, nimureke kumisha umuhogo wanyu. Nyamara muravuga muti: ‘Nta cyo bitwaye! Dukunda imana z'amahanga tuzaziyoboka.’ ” Uhoraho aravuga ati: “Nk'uko umujura ufatiwe mu cyuho akorwa n'isoni, ni na ko Abisiraheli n'abami babo n'abatware babo bazakorwa n'isoni, ni na ko abatambyi babo n'abahanuzi babo bazakorwa n'ikimwaro. Babwira igiti bati: ‘Uri data!’ Babwira n'ibuye bati: ‘Ni wowe watubyaye!’ Koko rero banteye umugongo ntibakinyitaho, nyamara iyo bari mu kaga barantakambira bati: ‘Ngwino udutabare.’ None se imana mwiremeye ziri he? Ngaho nizize zibakize akaga murimo. Mwa Bayuda mwe, imana zanyu ni nyinshi nk'imijyi yanyu. Ni kuki munshinja? Mwese uko mungana mwarangomeye. Narabahannye ariko biba iby'ubusa, igihano nticyagira icyo kibigisha. Inkota yatsembye abahanuzi banyu, yabatsembye nk'aho ari intare y'inkazi.” None rero nimuzirikane Ijambo ry'Uhoraho ubabwira ati: “Mwa Bisiraheli mwe, hari ubwo nigeze mbabera nk'ubutayu? Mbese naba narababereye nk'igihugu cy'icuraburindi? Ni kuki abantu banjye bavuga bati: ‘Tuzakora icyo dushaka ntituzakugarukira?’ Mbese umukobwa w'inkumi yakwibagirwa imirimbo ye? Mbese umugeni yakwibagirwa imitamirizo ye? Nyamara abantu banjye banyibagiwe kenshi. “Icyo mushoboye ni ukwiruka inyuma y'abakunzi banyu, abo bagore babi ni mwebwe bigiraho gukora ibibi. Imyambaro yanyu yuzuyeho amaraso y'abakene b'inzirakarengane, yuzuyeho amaraso nubwo nta n'umwe muri mwe wafatiwe mu cyuho. Nyamara nubwo bimeze bityo muravuga muti: ‘Turi intungane, Uhoraho ntaturakariye.’ Nyamara nzabacira urubanza kuko muvuga muti: ‘Ntitwacumuye.’ Kuki muhindagurika mu mibanire yanyu n'amahanga? Misiri izabakoza isoni nk'uko Ashūru yabagenjeje. Aho na ho muzavanayo ikimwaro mukozwe n'isoni, abo mwishingikirizaga Uhoraho yarabazinutswe, koko nta cyo bazabamarira.” Uhoraho aravuga ati: “Mbese umugabo yirukanye umugore we akishakira undi mugabo, amushatse umugabo we wa mbere yamucyura? Ntibyashoboka byaba ari uguhumanya igihugu. Nyamara mwe Abisiraheli mwagize incuti nyinshi, none murashaka kungarukira! Nimwubure amaso murebe mu mpinga z'imisozi, ni hehe mutakoreye ubusambanyi? Mwicaraga ku mayira mutegereje abakunzi banyu, mwategererezaga mu butayu nk'abambuzi, igihugu mwagihumanishije uburaya n'ingeso mbi byanyu. Kubera ibyo nabujije imvura kugwa, nabimye imvura y'umuhindo. Nyamara mwakomeje kwifatanya n'indaya, ntimukorwa n'isoni. Na n'ubu muracyantakira muvuga muti: ‘Uri Data! Wadukunze kuva tukiri bato. Mbese uzakomeza kuturakarira? Mbese uburakari bwawe buzahoraho?’ Uko ni ko muhora muvuga, nyamara ntimuhwema gukora ibibi.” Ku ngoma ya Yosiya, Uhoraho yarambwiye ati: “Mbese witegereje ibyo bariya Bisiraheli b'abahakanyi bakoze? Bajya ku misozi miremire no munsi y'ibiti byose bitoshye bakitwara nk'indaya. Naribwiraga nti: ‘Nibamara gukora biriya byose bazangarukira’, nyamara ntibigeze bangarukira. Ndetse n'abavandimwe babo b'Abayuda b'abahemu, ibyo byose barabibonye. Nirukanye Abisiraheli b'abahakanyi ntandukana na bo, kubera ko banyimūye bakaba indaya. Abavandimwe babo b'Abayuda b'abahemu barabirebaga, nyamara ntibyabatera ubwoba, ahubwo biganye Abisiraheli. Abisiraheli babonye ko kwitwara nk'indaya nta cyo bibatwaye, bahumanya igihugu, basenga amabuye n'ibiti. Nubwo bimeze bityo abavandimwe babo b'Abayuda b'abahemu ntibihannye babikuye ku mutima, ahubwo byabaye urwiyerurutso.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Uhoraho yongera kumbwira ati: “Icyakora nubwo Abisiraheli ari abahakanyi, barusha ubutungane Abayuda b'abahemu. None genda ujye mu majyaruguru ubabwire uti: ‘Mwa Bisiraheli b'abahakanyi mwe nimungarukire, ndi umunyambabazi sinzabarakarira, sinzakomeza kubarakarira. Nimwemere gusa ibicumuro byanyu, nimwemere ko mwagomeye Uhoraho Imana yanyu. Mwayobotse imana z'amahanga, mwazisengeye munsi ya buri giti gitoshye, ntimwanyumviye.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze. Uhoraho aravuga ati: “Mwa Bisiraheli b'ibirara mwe, nimungarukire kuko ari jye mugabo wanyu. Nzafata umwe muri buri mujyi, mfate babiri muri buri nzu mbajyane i Siyoni. Nzabaha abayobozi nzihitiramo kandi bazabayoborana ubwenge n'ubushishozi.” Uhoraho yungamo ati: “Icyo gihe muzororoka mugwire mu gihugu. Abantu ntibazaba bakivuga ibyerekeye Isanduku y'Isezerano, ntizongera kwibukwa ukundi. Izava mu bitekerezo byabo, ntibazayikenera, nta n'ubwo bazirirwa bakora indi. Icyo gihe Yeruzalemu izitwa intebe y'Uhoraho, amahanga yose azahakoranira ampeshe ikuzo, ntibazongera gukurikiza ibitekerezo byabo bibi. Icyo gihe Abayuda n'Abisiraheli bazafatanya, bose bazava mu gihugu cy'amajyaruguru, bajye gutura mu gihugu nahaye ba sekuruza ho gakondo.” Uhoraho aravuga ati: “Nibwiraga ko nzabafata nk'abana banjye, nibwiraga ko nzabaha igihugu cyiza kuruta ibindi. Nibwiraga ko muzanyita data, bityo ntimuzongere kunyigomekaho. Nyamara mwabaye nk'umugore uhemukira umugabo we, bantu ba Isiraheli, mwarampemukiye.” Urusaku rw'Abisiraheli rwumvikaniye mu mpinga z'imisozi, bararira baratakamba, bararira kuko bayobye, bibagiwe Uhoraho Imana yabo. Mwa birara mwe, nimungarukire, nzabakiza uburara bwanyu. Abisiraheli barasubiza bati: “Turakugarukiye, ni wowe Uhoraho Imana yacu. Koko twarararutse, twasengeye ibigirwamana ku misozi, nyamara Uhoraho Imana yacu ni we uzakiza Abisiraheli. Iki gikorwa giteye isoni, ni igikorwa twakoze kuva tukiri bato, cyangije ibikorwa bya ba sogokuruza, cyangije amatungo yabo magufi n'amaremare, cyangije abahungu n'abakobwa babo. Nimureke dukorwe n'ikimwaro, isoni nizidutere kumirwa. Twe na ba sogokuruza twaracumuye, twacumuye ku Uhoraho Imana yacu. Twacumuye kuva tukiri bato kugeza ubu, ntabwo twigeze twubaha Uhoraho Imana yacu.” Uhoraho abwira Abisiraheli ati: “Mwa Bisiraheli mwe, nimungarukire, nimungarukire niba mubishaka. Nimuvana ibigirwamana byanyu biteye ishozi imbere yanjye ntimunyimūre, nimurahira Uhoraho mu kuri, nimumurahira mu butungane no mu butabera, ni bwo amahanga yose azansaba kuyaha umugisha, bityo ampe ikuzo.” Uhoraho arabwira abantu b'u Buyuda n'ab'i Yeruzalemu ati: “Nimuhinge ahatigeze hahingwa, nimureke kubiba mu mahwa. Yemwe bantu b'u Buyuda n'ab'i Yeruzalemu, nimunyiyegurire burundu. Nimutagenza mutyo uburakari bwanjye buzagurumana, buzagurumana nk'umuriro utazima, bitewe n'ibibi mwakoze.” Uhoraho aravuga ati: “Nimutangaze ibi mu Buyuda, nimubyamamaze muri Yeruzalemu. Nimuvuze ihembe hose mu gihugu, nimurangurure amajwi muvuga muti: ‘Nimukoranire hamwe, nimuhungire mu mijyi ntamenwa. Nimwerekeze ibendera ryanyu i Siyoni, nimuhunge mwihuta. Dore ngiye kubateza ibyago bikomeye, ibyago kirimbuzi biturutse mu majyaruguru. Intare ivumbutse aho yari yihishe, umurimbuzi w'amahanga arahagurutse, aje kurimbura igihugu cyanyu, imijyi yanyu izasigara ari amatongo, nta muntu uzayirangwamo. Nimwambare imyambaro igaragaza akababaro, nimurire muboroge. Koko uburakari bukaze bw'Uhoraho buracyadukurikiranye. Icyo gihe umwami n'abatware bazakuka umutima, abatambyi bazagira ubwoba, abahanuzi bazumirwa.’ ” Nuko ndavuga nti: “Nyagasani Uhoraho, wabeshye aba bantu na Yeruzalemu uvuga uti: ‘Muzagira amahoro’, none dore inkota iratwugarije.” Icyo gihe Uhoraho azabwira abantu b'i Yeruzalemu ati: “Umuyaga utwika uzaturuka mu misozi yo mu butayu, uzahuha werekeje aho aba bantu banjye bari. Ntuzaba ari umuyaga woroheje nk'utuma bagosora imyaka, izaba ari inkubi y'umuyaga inturutseho. Ni jye Uhoraho ugiye kubacira urubanza.” Dore umwanzi aje nk'igicu, amagare ye y'intambara ariruka nka serwakira, amafarasi ye araguruka kurusha kagoma, tugushije ishyano turarimbutse! Uhoraho aravuga ati: “Yeruzalemu we, reka ubugome bwawe ukizwe, mbese uzageza ryari kugambirira ubugome? Ijwi riranguruye riturutse i Dani, ritangaje ibyago biturutse mu misozi ya Efurayimu. “Tangaza ibi mu mahanga, bimenyeshe Yeruzalemu uti: ‘Igitero kije gituruka mu gihugu cya kure, kije gikangaranya imijyi y'u Buyuda, kigose Yeruzalemu nk'uko abarinzi bakikiza umurima’, koko abantu baho baranyimūye. Ibyo bitewe n'imyifatire yawe n'ibikorwa byawe bibi, iki ni igihano uhawe, ni igihano kibabaje ndetse gishengura umutima.” Yeremiya atera hejuru ati: “Ndababara ndashengurwa n'agahinda, umutima uradiha sinshobora guceceka, numvise urusaku rw'impanda n'urwamo rw'intambara. Ibyago birakurikirana, igihugu cyose kirarimbutse. Amazu yacu asenyutse mu kanya gato, ubwikingo bwacu buhindutse amatongo. Nzahereza he kureba ibendera ry'intambara? Nzahereza he kumva urusaku rw'impanda?” Uhoraho aravuga ati: “Abantu banjye ni abapfapfa, koko ntabwo banzi. Ni abana batagira ubwenge, icyo bazi ni ugukora ibibi gusa, ntibazi gukora ibyiza.” Nitegereje isi mbona itagira ishusho nta n'ikiyiriho, nitegereje ijuru nsanga ritagira umucyo. Nitegereje imisozi mbona itingita, nabonye n'udusozi tunyeganyega. Nitegereje mbona nta muntu ugituye ku isi, nta n'inyoni irangwa mu kirere. Nitegereje mbona igihugu cyarumbukaga cyahindutse ubutayu, mbona imijyi yacyo yose yahindutse amatongo. Ibyo byose byatewe n'uburakari bukaze bw'Uhoraho. Uhoraho aravuga ati: “Igihugu cyose kizasenyuka, nyamara sinzakirimbura burundu. Ni yo mpamvu isi izajya mu cyunamo, ijuru na ryo rizacura umwijima. Koko ibyo navuze sinzabihindura, narabyiyemeje sinzisubiraho.” Nimwumve urusaku rw'abarwanira ku mafarasi, nimwumve urusaku rw'abarwanisha imiheto, abo muri buri mujyi bazahunga. Bamwe bazahungira mu mashyamba abandi mu bitare, imijyi yose izasigara ari amatongo, nta muntu uzayirangwamo. Yewe Yeruzalemu wahindutse amatongo, bikumariye iki kwambara imyambaro itukura? Bikumariye iki kwambara imitamirizo y'izahabu? Bikumariye iki kwirimbisha wisīga irangi ku maso? Uririmbishiriza ubusa, dore abakunzi bawe bakuzinutswe, barashaka kukwica. Ndumva urusaku nk'urw'umugore uribwa n'ibise, ndumva umuniho nk'uw'umugore ubyara ubwa mbere. Ni urusaku rw'abatuye i Siyoni, baraganya bagatakamba bateze amaboko bati: “Tugushije ishyano turapfuye, tuguye mu maboko y'abanzi bacu.” Uhoraho aravuga ati: “Nimujye mu mayira y'i Yeruzalemu, nimurebe mubaririze, mushakashake ahantu hose. Nihaboneka umuntu umwe gusa ukora ibitunganye agaharanira ukuri, naboneka nzababarira Yeruzalemu. Nubwo barahira mu izina ryanjye, nubwo barirahira, indahiro zabo ni ibinyoma.” None se Uhoraho, icyo ushaka si ukuri? Warabahannye nyamara ntibyagira icyo bibatwara, warabatsembye nyamara nta cyo byabigishije, barinangiye bamera nk'ibuye banga kwihana. Naribwiye nti: “Aba ni rubanda nta cyo bazi, ntibazi imigenzereze y'Uhoraho, ntibazi ibyo Imana yabo ibashakaho. Nzasanga abayobozi babo mvugane na bo, koko rero bo bazi imigenzereze y'Uhoraho, bazi ibyo Imana yabo ibashakaho, nyamara na bo bimūye Uhoraho banga kumwumvira. Ni yo mpamvu bazaribwa n'intare zo mu ishyamba, inyamaswa z'inkazi zizabatsembera ku gasozi, ingwe zizagota imijyi yabo, usohotse zimutanyagure. Koko ubwigomeke bwabo burakabije, ubuhakanyi bwabo burenze urugero.” Uhoraho aravuga ati: “Nabababarira nte? Abana banyu baranyimūye bayoboka ibigirwamana, nabahaye ibyo bifuzaga byose, nyamara batwawe n'ubusambanyi, babyiganira mu mazu y'indaya. Bameze nk'amafarasi y'imishishe, buri wese ararikiye umugore wa mugenzi we. Nzabahanira ibyo bikorwa byabo, nzihimura ubwoko bumeze butyo. “Nimujye mu mizabibu yabo muyonone, nyamara ntimuyirimbure burundu, nimuyikureho amashami kuko atakiri ayanjye, ni koko Abisiraheli n'Abayuda barangomeye bikabije.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Bihakanye Uhoraho bavuga bati: “Uhoraho nta cyo azadutwara, nta cyago kizatugwirira, nta ntambara cyangwa inzara bizatugeraho. Abahanuzi nta cyo bamaze, ubuhanuzi bwabo ntibuva ku Mana, ibyo byago bahanura bizabe ari bo bihama.” None rero Uhoraho Imana Nyiringabo aravuga ati: “Kubera ko mwavuze mutyo, amagambo yanjye azaba nk'umuriro mu kanwa kanyu, abantu bazamera nk'inkwi batwikwe n'umuriro. Mwa Bisiraheli mwe, ngiye kubateza igihugu cya kure, ni igihugu gifite imbaraga, ni igihugu cyabayeho kuva kera, ni igihugu kivuga ururimi mutumva. Imyambi yabo irica, ingabo zabo zose ni intwari. Zizatsembaho ibintu byanyu byose, zizatsembaho ibyari bibatunze, zizatsemba abahungu banyu n'abakobwa banyu, zizatsemba amatungo maremare n'amagufi, zizatsemba imizabibu n'imitini yanyu, zizasenya imijyi ntamenwa mwiringiraga. Nyamara icyo gihe sinzabatsembaho.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Abantu bazabaza bati: “Kuki Uhoraho Imana yacu iduteza ibi byago byose?” Uzabasubize uti: “Ni uko mwimūye Uhoraho, mukayoboka imana z'abanyamahanga mu gihugu cyanyu. Ni cyo gituma muzakorera abanyamahanga mu gihugu kitari icyanyu.” Uhoraho aravuga ati: “Menyesha Abisiraheli ibi, bitangaze mu Buyuda. Nimwumve mwa bapfapfa mwe mutagira ubwenge, mufite amaso nyamara ntimubona, mufite amatwi nyamara ntimwumva. Kuki mutanyubaha? Kuki mudahinda umushyitsi imbere yanjye? Ni jye washyizeho umusenyi ngo ube urubibi rw'inyanja, urubibi ruhoraho idashobora kurenga. Nubwo habamo umuhengeri ntishobora kururenga, nubwo yakwibirindura nta cyo yashobora. Nyamara aba bantu binangiye umutima barararuka, baranyanze barigendera. Ntibajya bibwira bati: ‘Reka twubahe Uhoraho Imana yacu, ni we utanga imvura mu gihe cyayo, ni we utanga imvura y'umuhindo n'iy'itumba, ni we utugenera ibihe by'isarura.’ Ibicumuro byanyu ni byo byahinduye ibyo byose, ibyaha byanyu ni byo byababujije ibyo byiza. Ni koko mu bwoko bwanjye harimo abagome, baca ibico bakubikira abandi nk'abahiga inyoni, barabasumira bakabagusha mu mutego. Uko inyoni bazuzuza mu rutete, ni ko amazu yabo yuzuye ibyibano. Ibyo bibatera gukomera no gukungahara, barabyibushye, barabengerana. Ububi bwabo burenze urugero, ntibubahiriza uburenganzira bw'impfubyi, ntibarengera abakene. Nzabahanira ibyo bikorwa byabo, nzihimura ubwoko bumeze butyo.” Amahano ateye ubwoba yabaye muri iki gihugu. Abahanuzi bahanura ibinyoma, abatambyi bategekesha igitugu, nyamara abantu banjye barabyishimira. None se imperuka nigera muzabigenza mute? Yewe muryango wa Benyamini, nimuve i Yeruzalemu, nimushake ubuhungiro. Nimuvugirize ihembe i Tekowa, nimushyire ikimenyetso i Beti-Hakeremu. Dore icyago kibugarije giturutse mu majyaruguru, koko rero ni icyago gikomeye. Siyoni umurwa mwiza kandi w'igikundiro nzawurimbura, Abantu bazakugariza bameze nk'abashumba n'amatungo yabo, bazashinga amahema yabo mu mpande zose, buri wese azafata aho ashaka. Bazavugana bati: “Nimwitegure dutere Siyoni, nimuhaguruke tuyitere ku manywa y'ihangu. Nyamara dore umunsi uciye ikibu, umugoroba urakubye. Nimuhaguruke tuyitere mu gicuku, nimuze dusenye ibigo ntamenwa byaho.” Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Nimuteme ibiti murunde ibirundo, nimubizengurutse Yeruzalemu, nzahana uyu mujyi kuko wuzuye urugomo. Uko isōko yo mu iriba ivubura amazi, ni ko abawutuye bavubura ubugizi bwa nabi. Ni umurwa urangwa n'urugomo n'ubwangizi, mbabazwa no guhora mbona imibabaro n'ibikomere byawo. Yewe Yeruzalemu, itonde, isubireho naho ubundi nzakureka, igihugu cyawe kizaba ikidaturwa.” Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Nimukoranye itsinda ry'Abisiraheli basigaye, nimubakoranye nk'usoroma imbuto z'imizabibu. Nimusubire kuri buri shami, nimurisubireho nk'abasarura amaseri y'imizabibu.” Ni nde nzavugana na we? Ni nde nzaburira kugira ngo babyumve? Amatwi yabo ntiyumva, Ijambo ry'Uhoraho ni nk'igitutsi kuri bo, ntiribanezeza. Dore nuzuye uburakari bw'Uhoraho, singishoboye kubwihanganira. Uhoraho arambwira ati: “Busuke ku bana bari mu nzira, busuke ku dutsiko tw'abahungu n'abakobwa. Buzagera ku bagabo no ku bagore, buzagera ku bikwerere n'abageze mu za bukuru. Amazu yabo azahabwa abandi, amasambu yabo n'abagore babo bizegurirwa abandi, koko nzahana abatuye iki guhugu. Kuva ku muto kugeza ku mukuru bose bararikira inyungu mbi, kuva ku bahanuzi kugeza ku batambyi bose barariganya. Ibikomere by'abantu banjye babibona nk'ibyoroheje, baravuga bati: ‘Amahoro, amahoro ni yose’, nyamara nta mahoro ariho. Mbese batewe isoni n'ibikorwa byabo bibi? Reka da, nta soni bibatera, nta n'ubwo babyitaho. Ni yo mpamvu bazarimbuka nk'abandi bose, nzabahana barimbuke.” Uhoraho aravuga ati: “Nimuhagarare mu mayira murebe, nimubaririze inzira aba kera banyuzemo, nimubaririze inzira y'ihirwe abe ari yo munyuramo, bityo muzagira ituze mu mutima. Nyamara muravuga muti: ‘Ntituzayinyuramo.’ Nabashyiriyeho abarinzi kugira ngo mujye mwumva ijwi ry'ihembe, nyamara muravuga muti: ‘Ntituzaryumva.’ None mwa mahanga mwe, nimwumve, nimumenye ibigiye kugwirira abantu banjye. Mwa batuye isi yose mwe, nimwumve, ngiye guteza aba bantu ibyago. Bizaba ingaruka z'ibitekerezo byabo bibi, ntibitaye ku magambo yanjye, basuzuguye Amategeko yanjye. Singikeneye imibavu iturutse i Sheba, singikeneye ibihumura neza biturutse mu bihugu bya kure. Ibitambo byanyu bikongorwa n'umuriro simbishaka, amaturo yanyu ntanezeza. Nzashyira inzitizi imbere y'aba bantu, zizabazitira zibagushe, ababyeyi n'abana n'incuti n'abaturanyi, bazarimbukira icyarimwe.” Uhoraho aravuga ati: “Dore ingabo ziturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru, ubwoko bukomeye buturutse ku mpera z'isi. Bitwaje imiheto n'amacumu, ni ababisha batagira impuhwe. Urusaku rwabo ni nk'inyanja isuma, bahetswe n'amafarasi. Bameze nk'abantu biteguye urugamba, baraguteye wowe Siyoni.” Abisiraheli baravuga bati: “Twumvise amakuru yabo, twarayumvise amaboko yacu aratentebuka, twakutse umutima nk'uw'umugore uri ku nda. Ntimujye mu murima cyangwa mu mayira, dore umwanzi yitwaje inkota, yakwije iterabwoba impande zose.” Uhoraho aravuga ati: “Bantu banjye, nimwambare imyambaro igaragaza akababaro, nimwigaragure mu ivu. Nimujye mu cyunamo nk'uwapfushije umwana w'ikinege, nimucure umuborogo kuko umurimbuzi atwugarije.” Uhoraho aravuga ati: “Yeremiya we, nagushyiriyeho kugerageza abantu banjye, kubagerageza nk'ugerageza umuringa, bityo umenye kandi usuzume imigenzereze yabo.” Yeremiya arasubiza ati: “Bose ni ibyigomeke bikabije, bavuga amagambo asebanya; bakomeye nk'umuringa n'icyuma, bose ni inkozi z'ibibi. Umuvuba urahuhera cyane, umuriro utwika umwanda uri ku cyuma, nyamara nta cyo bimaze gukomeza kugitwika, igihe umwanda udashobora kuvaho. Aba bantu bazaba nk'umuringa udafite agaciro, koko Uhoraho yarabazinutswe.” Ubu ni ubutumwa Uhoraho yahaye Yeremiya. Hagarara ku irembo ry'Ingoro, maze utangaze ubu butumwa: nimwumve Ijambo ry'Uhoraho mwebwe Bayuda mwinjiye muri aya marembo muje gusenga Uhoraho. Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: “Nimutunganye imigenzereze n'imikorere yanyu, bityo nzabareka muture muri iki gihugu. Ntimukiringire ibinyoma ngo muvuge muti: ‘Iyi ni Ingoro y'Uhoraho! Ingoro y'Uhoraho! Ingoro y'Uhoraho!’ Nyamara nimuhindure imigenzereze n'imikorere yanyu mugire ubutabera. Nimureke gukandamiza abasuhuke n'impfubyi n'abapfakazi, mureke kwicira inzirakarengane aha hantu, kandi mureke kuyoboka ibigirwamana bibazanira amakuba. Nimugenza mutyo nzabareka muture aha hantu, no mu gihugu neguriye ba sokuruza burundu. “Nyamara mwizera ibinyoma bidafite umumaro. Dore muriba, murica, murasambana, murahira ibinyoma, mwosereza imibavu Bāli, muyoboka ibigirwamana mutigeze mumenya. Muza imbere yanjye muri iyi Ngoro yanyeguriwe muvuga muti: ‘Turi amahoro’, nyamara mugakomeza gukora ibi bizira byose. Mbese mutekereza ko iyi Ngoro yanyeguriwe ari indiri y'abajura? Nyamara jye nabonye ari uko bimeze. “Ngaho nimujye i Shilo aho natoranyije ngo habe Inzu yanjye, maze murebe uko nahagenje bitewe n'ububi bw'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli. Mwakoze ibi bibi byose nubwo ntahwemye kuvugana namwe, ariko ntimwanyumva. Narabahamagaye nyamara ntimwanyitaba. Ni yo mpamvu uko nagenjeje Shilo, ari na ko nzagenzereza iyi Ngoro yanyeguriwe, kimwe n'aha hantu nabeguriye mwebwe ubwanyu na ba sokuruza. Nzabirukana mujye kure yanjye nk'uko nagenje abavandimwe banyu b'Abisiraheli.” Uhoraho abwira Yeremiya ati: “Ntugire icyo usabira aba bantu kandi ntuntakambire ku bwabo, ntuntitirize kuko ntazakumva. Mbese ntureba ibyo bakorera mu mijyi y'u Buyuda no mu mayira y'i Yeruzalemu? Abana baratashya inkwi, ba se baracana umuriro, naho abagore barategura imigati yo gutura ikigirwamanakazi bita ‘Umwamikazi w'ijuru ’. Byongeye kandi baratura ibigirwamana ituro risukwa bagambiriye kundakaza. Ubwo se ni jyewe bababaza, cyangwa ni bo ubwabo bibabaza bikoza isoni?” Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati: “Uburakari bwanjye n'umujinya wanjye nzabisuka aha hantu, nzabisuka ku bantu no ku nyamaswa, no ku biti no ku mbuto zo mu murima. Uburakari bwanjye buzagurumana nk'umuriro udateze kuzima.” Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: “Nimwongēre ibitambo bikongorwa n'umuriro, mubyongere ku bindi bitambo maze mwirire inyama zabyo. Koko rero ubwo nakuraga ba sokuruza mu Misiri, sinigeze ngira icyo mbabwira cyangwa mbategeka ku byerekeye ibyo bitambo bikongorwa n'umuriro, n'ibindi bitambo. Nyamara narababwiye nti: ‘Nimunyumve bityo nzaba Imana yanyu namwe mube ubwoko bwanjye. Nimukurikize amategeko mbahaye kugira ngo mumererwe neza.’ Nyamara ntibanyumviye kandi ntibanyitayeho, ahubwo bakurikije imigambi yabo mibi barinangira, basubira inyuma aho kujya imbere. Kuva igihe ba sokuruza baviriye mu Misiri kugeza ubu, sinahwemye kubatumaho abahanuzi banjye. Nyamara ntibanyumviye kandi ntibanyitayeho, ahubwo bakomeje kwigomeka bakora ibibi kurusha ba sekuruza. “None rero uzababwira aya magambo yose, nyamara ntibazakumva. Uzabahamagara, nyamara ntibazakwitaba. Icyakora uzababwire uti: ‘Muri ubwoko butumvira Uhoraho Imana yabwo, ubwoko butemera gucyahwa. Ukuri kwarayoyotse ntikukibarangwaho.’ ” Mwa baturage b'i Yeruzalemu mwe, nimwimoze imisatsi muyijugunye, nimuririre ku misozi. Koko Uhoraho yarabanze arabatererana, yarabanze kuko mwamurakaje. Uhoraho aravuga ati: “Abayuda bakoreye ibibi imbere yanjye, bashyize ibigirwamana byabo bizira mu Ngoro yanyeguriwe, maze barayihumanya. Bubatse ahasengerwa ibigirwamana i Tofeti mu kabande ka Hinomu, kugira ngo bajye batamba abahungu babo n'abakobwa babo ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Nyamara sinigeze mbibategeka, nta n'ubwo nigeze mbitekereza. Igihe kizagera he kongera kwitwa Tofeti cyangwa akabande ka Hinomu, ahubwo hazitwa akabande k'Ubwicanyi. Hazahinduka irimbi, kuko nta handi bazaba bagifite bahamba abantu. Imirambo y'abo bantu izaba ibyokurya by'ibisiga n'inyamaswa zo mu gasozi, kandi nta muntu uzabyirukana. Igihugu kizahinduka amatongo. Nzacecekesha amajwi y'ibyishimo mu mijyi y'u Buyuda no mu mayira y'i Yeruzalemu, ntihazongera kumvikana indirimbo ziririmbirwa umukwe n'umugeni.” Uhoraho aravuga ati: “Icyo gihe amagufwa y'abami b'u Buyuda n'abatware baho, n'ay'abatambyi n'ay'abahanuzi, n'ay'abatuye muri Yeruzalemu azatabururwa mu mva. Ayo magufwa azajugunywa ku gasozi yaname ku zuba n'ukwezi n'inyenyeri bakundaga, bakabikorera, bakabiyoboka, bakabigisha inama kandi bakabisenga. Ntazahambwa ahubwo azahinduka nk'ibishingwe biri ku gasozi. Abarokotse muri ubwo bwoko bubi, aho nabatatanyirije hose bazahitamo gupfa aho gukomeza kubaho.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. Uhoraho aravuze ati: “Ubaze abantu banjye uti: ‘Mbese iyo umuntu aguye ntabyuka? Mbese iyo umuntu ayobye ntagaruka? Kuki aba bantu bayobye bakanga kungarukira? Batsimbaraye ku kinyoma banga kungarukira.’ “Naritonze ntega amatwi, nyamara ntibigeze bavuga ukuri. Nta n'umwe muri bo wihana ubugome bwe, nta wibaza ati: ‘Nakoze iki?’ Buri wese akurikira imigenzereze ye, buri wese ameze nk'ifarasi yiruka iri ku rugamba. “Ikiyongoyongo kimenya igihe kigomba kwimuka, inuma n'intashya n'umusambi bimenya igihe bizagurukira, nyamara abantu banjye ntibazi ibyemezo nafashe. Mushobora mute kuvuga muti: ‘Turi abanyabwenge dufite Amategeko y'Uhoraho?’, nyamara abigishamategeko barayagoretse. Abanyabwenge banyu bazakorwa n'isoni, bazumirwa kandi bafatirwe mu mutego. Koko rero basuzuguye Ijambo ry'Uhoraho, none se ubwo ni bwenge ki? “Abagore babo n'amasambu yabo nzabyegurira abandi, kuva ku muto kugeza ku mukuru bararikira inyungu mbi, abahanuzi n'abatambyi barariganya. Ibikomere by'abantu banjye babibona nk'aho byoroheje, baravuga bati: ‘Amahoro, amahoro’, nyamara nta mahoro ariho. Mbese batewe isoni n'ibikorwa byabo bibi? Reka da! Nta soni bibatera, nta n'ubwo babyitaho. Ni yo mpamvu bazarimbuka nk'abandi bose, nzabahana barimbuke.” Uhoraho aravuga ati: “Nashatse gukoranya abantu banjye nk'urundarunda umusaruro, nyamara bameze nk'umuzabibu cyangwa umutini bitagira imbuto. Amababi yabyo yarumiranye, bityo nzabateza ababakandamiza.” Abantu baravuga bati: “Kuki twicaye nta cyo dukora? Reka dukoranire hamwe, reka duhungire mu mijyi ntamenwa dupfireyo. Dore Uhoraho Imana yacu yadutanze ngo dupfe, yatwuhiye amazi aroze, koko rero twamucumuyeho. Twari twizeye kuzagira amahoro, nyamara nta cyiza twabonye. Twari dutegereje gukizwa, nyamara twugarijwe n'ibidutera ubwoba. Urusaku rw'amafarasi y'abanzi rurumvikanira i Dani, isi yose irahinda umushyitsi, irahindishwa umushyitsi n'urusaku rw'amafarasi, abanzi baje kurimbura igihugu n'ibirimo byose, baje kurimbura umurwa n'abawutuye.” Uhoraho aravuga ati: “Nzabateza inzoka z'impiri, nzabateza iz'ubumara butagomborwa zibarume.” Agahinda mfite ntigashobora gushira, nakutse umutima. Umva umuborogo w'ubwoko bwanjye, umva umuborogo uturutse hirya no hino mu gihugu. Mbese Uhoraho ntakiba i Siyoni? Mbese Umwami wa Siyoni ntakiyibamo? Uhoraho aravuga ati: “Kuki bandakaje basenga ibigirwamana? Kuki bayobotse imana z'amahanga?” Yeremiya aravuga ati: “Isarura rirarangiye n'impeshyi irashize, nyamara ntitwabonye agakiza. Nashengutse kubera ibikomere by'ubwoko bwanjye, ndi mu cyunamo nacitse intege. Mbese nta muti uboneka i Gileyadi? Mbese nta muganga ukiharagwa? Ni kuki ibikomere by'ubwoko bwanjye bidashira? Iyaba umutwe wanjye wari iriba ry'amazi, iyaba amaso yanjye yari isōko y'amarira, narira ku manywa na nijoro, naririra abantu banjye bishwe. “Iyaba nari mfite icumbi mu butayu, nahungishirizayo abantu banjye. Koko rero bose ni abasambanyi n'abagambanyi.” Uhoraho aravuga ati: “Bahora biteguye kubeshya, ukuri ntikwitabwaho, ikinyoma cyahawe intebe mu gihugu. Abantu banjye ntibahwema gukora ibibi, abantu banjye ntibamenya. Nimwirinde incuti zanyu, ntimukiringire abavandimwe banyu. Koko rero buri muvandimwe ni umubeshyi, buri ncuti irasebanya. Buri wese aryarya mugenzi we, nta n'umwe uvuga ukuri. Bimenyereje kuvuga ibinyoma, batsimbaraye ku bibi, banze kungarukira. Barangwa n'urugomo n'ibinyoma, naho jyewe ntibashaka kumenya.” Ni cyo gituma Uhoraho Nyiringabo avuga ati: “Nzabashongesha nk'ubutare mbagerageze. Abantu banjye bakoze ibibi nabakorera kindi ki? Ururimi rwabo ni nk'umwambi wica, bahora bavuga ibinyoma. Buri wese avugisha mugenzi we neza, nyamara agambiriye kumugusha mu mutego. None se sinari nkwiye kubibahanira? Mbese sinari nkwiye kwihimura ubwoko bumeze butyo?” Yeremiya aravuga ati: “Nzarira mboroge kubera imisozi, nzaboroga kubera inzuri zabaye ubutayu. Koko zabaye ikidaturwa, nta muntu ukihakoza n'ikirenge, nta matungo akiharangwa, inyoni n'inyamaswa byarahunze.” Uhoraho aravuga ati: “Yeruzalemu nzayihindura amatongo, nzayihindura isenga rya za nyiramuhari, imijyi y'u Buyuda nzayihindura ikidaturwa, nta muntu uzayirangwamo.” Yeremiya arabaza ati: “Uhoraho, kuki iki gihugu cyabaye amatongo? Kuki cyahindutse ikidaturwa? Kuki nta muntu ukikirangwamo? Ni nde munyabwenge bihagije wabimenya? Ni nde wabisobanuriwe wabibwira abandi?” Uhoraho aramusubiza ati: “Byatewe n'uko baretse Amategeko nabahaye. Banze kunyumvira ntibakora ibyo mbabwiye, ahubwo barinangiye baramya za Bāli nk'uko babyigishijwe na ba sekuruza. None rero nimwumve icyo jyewe Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli nzakora: aba bantu nzabagaburira ibyokurya birura kandi mbuhire amazi arimo uburozi. Nzabatatanyiriza mu mahanga batigeze bamenya, bo ubwabo cyangwa ba sekuruza. Nzabateza abo kubicisha inkota kugeza ubwo nzabatsembaho.” Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Nimubaririze, muhamagare abagore bazi kuganya, nimuhamagare abagore bazi kuririra abapfuye.” Abantu na bo baravuga bati: “Nimubabwire batebuke baduterere indirimbo z'icyunamo, nibaririmbe kugeza ubwo amaso yacu abungamo amarira, nibaririmbe kugeza ubwo amarira atemba.” Yeremiya aravuga ati: “Nimwumve imiborogo iturutse i Siyoni, turarimbutse dukozwe n'isoni! Dukwiriye kuva muri iki gihugu, dore ingo zacu zirashenywe. Mwa bagore mwe, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho, nimutege amatwi mwumve icyo ababwira. Nimwigishe abakobwa banyu kuganya, nimwigishe incuti zanyu indirimbo z'icyunamo. Dore urupfu rwinjiriye mu madirishya yacu, rwinjiye mu mazu yacu meza. Abana rwabatsinze mu mayira, abasore rubatsinze mu mihanda migari. Intumbi zandagaye ahantu hose, zimeze nk'ibishingwe birunze mu murima, zimeze nk'imiba irambitse inyuma y'umusaruzi, itagira uyiraruza.” Uhoraho aravuze ati: “Umunyabwenge ntakirate ubwenge bwe, umunyambaraga ntakirate imbaraga ze, umukire ntakirate ubukire bwe. Ushaka kwirata yirate ko anzi kandi asobanukiwe ko ndi Uhoraho. Niyirate ko urukundo rwanjye ruhoraho, niyirate ko nkorana ubutabera n'ubutungane ku isi. Koko rero ibyo ni byo nishimira.” Uhoraho aravuga ati: “Igihe kiri hafi ngahana abirata ko bimoje imisatsi. Nzahana Abanyamisiri n'Abayuda, n'Abedomu n'Abamoni, n'Abamowabu n'abantu batuye mu butayu bogosha ubwanwa bwo mu misaya. Koko rero aba bantu bose ndetse n'Abisiraheli ubwabo, ntibanyiyeguriye.” Mwa Bisiraheli mwe, nimwumve icyo Uhoraho ababwira. Uhoraho aravuga ati: “Ntimugakurikize imigenzereze y'andi mahanga, ntimugaterwe ubwoba n'ibimenyetso biboneka ku ijuru, nubwo byateye ubwoba amahanga. Imigenzo y'abo bantu nta cyo imaze, batema igiti mu ishyamba, umubaji akakibājisha icyuma cye. Agitakaho ifeza n'izahabu, agifatanyisha inyundo n'imisumari, aragiteranya ntikijegajege. Ibyo bigirwamana bimeze nk'ibishushanyo bikanga inyoni mu murima w'inzuzi zera ibicuma, ntibishobora kuvuga. Barabiheka kuko bitakwigenza, ntimubitinye kuko nta cyo byabatwara, nta cyiza bishobora gukora.” Uhoraho, nta wahwana nawe, urakomeye, ububasha bwawe ntibugereranywa. Ni nde utakubaha wowe mwami w'amahanga? Ukwiye icyubahiro mu banyabwenge bose b'amahanga, mu bihugu byose nta n'umwe muhwanye. Bose ni abapfapfa ntibagira ubwenge, nta cyo bashobora kwigishwa n'ibigirwamana byabājwe mu giti. Ibyo bigirwamana birimbishijwe ifeza yavuye i Tarushishi, birimbishijwe izahabu inoze yavuye Ufazi. Byakozwe n'umunyabukorikori n'umucuzi b'abahanga, babyambitse imyambaro y'umuhemba n'iy'umutuku. Nyamara Uhoraho ni Imana y'ukuri, ni Imana ihoraho n'umwami w'ibihe byose. Iyo arakaye isi ihinda umushyitsi, amahanga ntashobora kwihanganira umujinya we. Muzababwire muti: “Za mana zitaremye ijuru n'isi zizarimburwa ku isi. “Uhoraho yaremesheje isi ububasha bwe, yahanze isi akoresheje ubwenge bwe, yabambye ijuru ku bw'ubuhanga bwe. Iyo ategetse, amazi yo ku ijuru yibumbira hamwe, akoranya ibicu abivanye ku mpera z'isi, yohereza imirabyo imvura ikagwa, akura umuyaga mu ndiri yawo. Iyo abantu babibonye bibabera urujijo bakumirwa, abakora ibigirwamana bakorwa n'isoni. Koko rero bakora imana z'ibinyoma zitagira ubuzima. Nta gaciro zifite, zikwiriye gusuzugurwa, igihe cyo guhana zizarimbuka. Imana ya Yakobo yo ntimeze nka zo, ni yo yaremye ibintu byose, ni yo yagize Abisiraheli ubwoko bwayo, izina ryayo ni Uhoraho Nyiringabo.” Yeremiya aravuga ati: “Yemwe bantu b'i Yeruzalemu, murugarijwe, nimuhambire ibyanyu muhunge. Koko rero Uhoraho aravuga ati: ‘Ubu ngiye kubirukana muve muri iki gihugu, nzabababaza cyane nta n'umwe uzahasigara.’ ” Abantu b'i Yeruzalemu batera hejuru bati: “Mbega ishyano tugushije! Turakomeretse. Igikomere cyacu ntigiteze gukira. Nyamara twaribwiraga tuti: ‘Ibi ni ibyago dushobora kwihanganira. None dore amahema yacu yasenyutse, imigozi yayo yacitse, abana bacu bahunze, nta n'umwe wo kudushingira ihema.’ ” Yeremiya arasubiza ati: “Abayobozi babaye injiji, ntibagisha Uhoraho inama, ni yo mpamvu bananiwe, bityo abantu babo baratatana. Nimwumve inkuru itugezeho: imvururu zikomeye ziturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru, ingabo zacyo zizahindura imijyi y'u Buyuda amatongo, izahinduka amasenga ya za nyiramuhari.” Uhoraho, nzi neza ko umuntu nta cyo yakwigezaho, nta muntu ushobora kugenzura imibereho ye. Uhoraho, dukosore uduhane, nyamara ntuduhane wihanukiriye, ntubigirane uburakari utadutsembaho. Ahubwo urakarire amahanga yanze kukumenya, urakarire ibihugu bitagusenga. Koko rero bishe abantu bawe, igihugu cyacu bagihinduye amatongo. Uhoraho abwira Yeremiya ati: “Tega amatwi amagambo y'iri Sezerano maze uyabwire Abayuda n'abatuye i Yeruzalemu. Ubabwire ko jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli mvuze nti: ‘Havumwe umuntu wese utumvira amagambo y'iri Sezerano. Ni Isezerano nagiranye na ba sokuruza igihe nabakuraga mu Misiri, cya gihugu cyari kibamereye nk'itanura rishongesha ibyuma. Nababwiye kunyumvira no gukora ibyo mbategetse byose, kugira ngo babe abantu banjye, nanjye mbe Imana yabo. Bityo nzasohoza Isezerano nagiranye na ba sokuruza, ryo kubaha igihugu gitemba amata n'ubuki, ari na cyo murimo kugeza magingo aya.’ ” Maze ndamusubiza nti: “Nibibe bityo Nyagasani.” Nuko Uhoraho arambwira ati: “Jya mu mijyi y'u Buyuda no mu mayira y'i Yeruzalemu, maze ubagezeho ubu butumwa uti: ‘Nimutege amatwi amagambo y'iri Sezerano kandi muyakurikize. Kuva igihe nkuye ba sokuruza mu Misiri kugeza ubu, sinahwemye kubaburira mbihanangiriza ngo banyumvire. Nyamara ntibigeze banyumvira kandi ntibanyitayeho, ahubwo bakomeje kwinangira, umuntu wese agakora ibibi uko yishakiye. Ni cyo cyatumye mpanisha ba sokuruza imivumo yose ivugwa muri iri Sezerano nabategetse gukurikiza, ntibarikurikiza.’ ” Uhoraho arambwira ati: “Habonetse ubugambanyi mu Buyuda no mu batuye i Yeruzalemu. Basubiye mu byaha bya ba sekuruza, bamwe banze kunyumvira. Bayobotse izindi mana barazikorera, Abisiraheli n'Abayuda bishe Isezerano nagiranye na ba sekuruza. Ni cyo gituma jyewe Uhoraho ngiye kubateza ibyago batazigobotora. Nubwo bantakambira sinzabumva. Abo mu mijyi y'u Buyuda n'abatuye i Yeruzalemu, bazajya gutakira za mana boserezaga imibavu, ariko zo nta cyo zizabamarira mu byago. Ibigirwamana by'abantu bo mu Buyuda binganya ubwinshi n'imijyi yabo, i Yeruzalemu bubatse ibicaniro byo koserezaho imibavu yagenewe Bāli, cya kigirwamana gikojeje isoni. Ibyo bicaniro binganya ubwinshi n'inzira zo muri uwo mujyi. None rero Yeremiya, ntukavuganire abo bantu cyangwa ngo ubasabire imbabazi, kuko nibagira ibyago bakantakira ntazabumva.” Uhoraho aravuga ati: “Abantu nkunda bakora ibibi, none se kuki baza mu Ngoro yanjye? Mbese bibwira ko ibitambo byinshi byabakiza ibyago? Ibyo se ni byo bibashimisha? Nigeze kubagereranya n'igiti cy'umunzenze gitoshye, igiti gifite imbuto nziza. Nyamara nzahindisha inkuba ngitwike, amashami yacyo azakongoka. “Jyewe Uhoraho Nyiringabo narawuteye, ni jye kandi uwuteje ibi byago, kubera ibibi Abisiraheli n'Abayuda bakoze. Barandakaje, ubwo batambiraga Bāli ibitambo.” Uhoraho yaramburiye menya imigambi mibi y'abanzi banjye. Nari meze nk'umwana w'intama utuje bajyanye mu ibagiro, sinari nzi ko ari jye bagambanira. Baravugaga bati: “Nimureke turimbure igiti n'imbuto zacyo. Reka tumwice, izina rye rye kuzongera kwibukwa.” Nuko ndasenga nti: “Uhoraho Nyiringabo, ni wowe mucamanza utabera, usuzuma imitima y'abantu ukamenya ibyo bibwira. Nishyize mu maboko yawe, ntegereje kureba uko uzampōrera.” Dore icyo Uhoraho abwira abantu ba Anatoti bashakaga kunyica bavuga bati: “Rekera aho guhanura mu izina ry'Uhoraho! Niwanga turakwica.” Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Aba bantu ngiye kubahana. Abasore babo bazicishwa inkota, abana babo bazicwa n'inzara. Igihe cyo guhana abantu ba Anatoti nikigera nzabateza ibyago, ku buryo nta n'umwe uzarokoka.” Uhoraho we, uri intungane, nyamara mfite icyo ngushinja. Koko rero ndashaka kukubaza ibyerekeye ubutabera. Ni kuki imikorere y'abagome ibahira? Ni kuki abahemu bahirwa? Urabatera bagashinga imizi, barakura bakera imbuto. Bahora bakuvuga neza, nyamara ntibakwitayeho. Uhoraho, uranzi, warambonye kandi uzi ko ngukunda. Abo bagome bashyire ukwabo nk'intama zigiye kubagwa, bashyire ukwabo kugeza ku munsi wo kurimburwa. Mbese igihugu kizageza ryari kuba mu cyunamo, n'ibyatsi byo mu mirima bikuma? Dore inyamaswa n'inyoni birapfa kubera ububi bw'abatuye igihugu. Baravuga bati: “Imana ntireba ibyo dukora!” Uhoraho aravuga ati: “Niba usiganwa n'abanyamaguru ukananirwa, uzabasha ute gusiganwa n'abagendera ku mafarasi? Niba udafite amahoro mu gihugu kirimo umutekano, uzifata ute mu mashyamba ya Yorodani? “Koko rero dore abavandimwe bawe n'umuryango wawe barakugambanira, baragukoba ku mugaragaro. Ntukabiringire nubwo bakubwiza akarimi keza.” Uhoraho aravuga ati: “Nazinutswe Ingoro yanjye n'abantu banjye, abo nakundaga nzabagabiza abanzi babo. Abantu banjye barampindutse nk'intare yo mu ishyamba, barantontomeye ndabazinukwa. Abantu banjye bameze nk'igisiga, bameze nk'igisiga gitewe n'ibindi biturutse impande zose. Nimugende mukoranye inyamaswa zose z'inkazi, nimuzizane zirye. Abashumba benshi bononnye umuzabibu wanjye, baribase umurima wanjye, umurima wanjye mwiza bawuhinduye ubutayu. Bawuhinduye agasi imbere yanjye, igihugu cyose cyabaye ubutayu nta wucyitayeho. Mu mpinga zose z'imisozi idatuwe abantu baje barimbura, inkota yanjye irarimbura abantu mu mpande zose z'igihugu, nta n'umwe ufite amahoro. Babibye ingano basarura amahwa, bararushye, nyamara nta cyo bungutse. Bakozwe n'isoni kubera umusaruro wabo, bazize uburakari bwanjye.” Uhoraho aravuga ati: “Abaturanyi ba Isiraheli b'abagome bigabije igihugu nahaye ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli, nzabirukana mu bihugu byabo, nzavana Abayuda mu maboko y'abo bagome. Nimara kuyabavanamo nzabagirira imbabazi, buri muntu musubize gakondo ye no mu gihugu cye. Abo bagome nibimenyereza imigenzereze y'abantu banjye, bakarahira bavuga bati: ‘Ndahiye Uhoraho’, nubwo bigeze kwigisha abantu banjye kuramya Bāli, bazabarirwa mu banjye kandi bazagira ishya n'ihirwe. Nyamara nihagira ubwoko bwanga kunyumvira, nzabutsembaho.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Uhoraho arambwira ati: “Jya kugura umukandara w'umweru maze uwukenyeze ariko ntuwumese.” Nuko ndagenda ngura umukandara ndawukenyeza nk'uko Uhoraho yambwiye. Hanyuma Uhoraho yongera kumbwira ati: “Fata wa mukandara waguze kandi ukenyeje, maze uhaguruke ujye ku ruzi rwa Efurati uwutabe mu mwobo uri mu rutare.” Nuko ndagenda nywutaba hafi ya Efurati nk'uko Uhoraho yambwiye. Nyuma y'iminsi myinshi Uhoraho arambwira ati: “Subira kuri Efurati uzane wa mukandara nakubwiye kuhataba.” Nuko njyayo ndacukura nywukuramo, nsanga warononekaye. Maze Uhoraho arambwira ati: “Nguko uko nzarimbura ubwirasi bw'u Buyuda n'ubwirasi bukomeye bw'i Yeruzalemu. Abo bantu babi banze kunyumvira barinangira, bayoboka izindi mana, barazikorera kandi barazisenga. Ni cyo gituma bazamera nk'uyu mukandara utagifite akamaro. Nk'uko umuntu akenyeza umukandara agakomeza, ni ko nikomerejeho cyane Abisiraheli n'Abayuda bose. Kwari ukugira ngo bampeshe ikuzo n'icyubahiro, nyamara banze kunyumvira.” Uhoraho Imana y'Abisiraheli arambwira ati: “Genda ubwire Abisiraheli uti: ‘Buri kibindi kizuzuzwa divayi.’ Nibasubiza bati: ‘None se tuyobewe ko ikibindi cyuzuzwa divayi?’ Nawe uzababwire ko jyewe Uhoraho ngiye guhindura abantu bose bo muri iki gihugu abasinzi: abami bakomoka kuri Dawidi n'abatambyi n'abahanuzi, n'abaturage bose b'i Yeruzalemu. Abantu bose nzabateza umwiryane, ndetse n'ababyeyi n'abana. Impuhwe cyangwa imbabazi ntibizambuza kubarimbura.” Uhoraho aravuga ati: “Nimwicishe bugufi mwumve, nimwubahe Uhoraho Imana yanyu, nimumwubahe atarabateza umwijima, nimumwubahe mutarasitara ku misozi, nimumwubahe atarahindura icuraburindi umucyo mwari mwizeye. Nyamara nimutumvira iyi miburo, nzajya ahirengeye ndire, nzarizwa n'ubwirasi bwanyu. Nzarirana umubabaro amarira atembe, nzarizwa n'uko abantu b'Uhoraho bajyanywe ho iminyago.” Uhoraho arambwira ati: “Bwira umwami n'umugabekazi uti: ‘Nimuve ku ntebe zanyu za cyami, amakamba yanyu yahanutse ku mutwe. Imijyi yo mu majyepfo y'u Buyuda yagoswe, nta muntu ushobora kuyinjiramo, abantu bose b'u Buyuda bajyanywe ho iminyago.’ ” Yewe Yeruzalemu, ubura amaso urebe, abanzi bawe baje baturutse mu majyaruguru. Abantu wahawe kuyobora bari he? Abo wiratanaga bari he? Uzavuga iki abo witaga incuti zawe nibagutera? Uzavuga iki nibagutera bakagutegeka? Koko uzabababara nk'umugore uribwa n'ibise. Icyo gihe uzabaza uti: “Ni kuki ibi byambayeho?” Byatewe n'ibyaha byawe byinshi, byatumye wamburwa imyambaro yawe bakugirira nabi. Mbese umwirabura yahindura ibara ry'uruhu rwe? Mbese ingwe yahindura amabara yayo? Niba bishoboka namwe mwashobora gukora ibyiza, mwabishobora mwebwe mwamenyereye gukora ibibi. “Ngiye kubatatanya nk'umurama utumurwa n'umuyaga, nzabatatanya nk'umuyaga uturutse mu butayu.” Uhoraho arakomeza ati: “Ibyo ni byo bigukwiriye, ni byo nategetse ko bikubaho. Narabitegetse kuko wanyibagiwe, waranyibagiwe uyoboka ibigirwamana. Nzakwambika ubusa ukorwe n'isoni. Nabonye ubusambanyi bwawe n'irari ryawe rikabije, nabonye uburyarya bwawe buteye isoni, nabonye ukora ibikorwa nanga, nabonye ubikorera ku misozi no mu mirima. Yeruzalemu we, ugushije ishyano! Uzakomeza wihumanye kugeza ryari?” Igihe amapfa yateraga Uhoraho yabwiye Yeremiya iri jambo: “Abantu bo mu Buyuda bari mu cyunamo, imijyi yaho yahindutse amatongo. Abantu baho bararira barambaraye hasi, i Yeruzalemu baranguruye amajwi batakamba. Abakomeye bohereje abakozi babo kuvoma amazi, abakozi bajya ku mariba bakabura amazi. Bagarutse ibivomesho birimo ubusa, bakozwe n'isoni barumirwa bipfuka mu maso. Ubutaka bwiyashije imitutu, nta mvura igwa mu gihugu, abahinzi bashobewe bipfuka mu maso. Mu gasozi imparakazi zasize ibyana byazo, zabisize kuko nta rwuri. Indogobe zo mu gasozi zihagaze ahirengeye ku gasi, zirareha umuyaga nka za nyiramuhari, amaso yazo yananijwe no kubura ibyo zirya. “Abantu banjye barantakira bati: ‘Nubwo ibyaha byacu bidushinja, Uhoraho, dufashe uheshe izina ryawe icyubahiro. Koko ntiduhwema kugucumuraho, imbere yawe turi abanyabyaha. Wowe Byiringiro by'Abisiraheli, Umucunguzi wacu mu gihe cy'amakuba, kuki wifata nk'umushyitsi muri iki gihugu? Kuki uri nk'umugenzi ushaka icumbi? Kuki umeze nk'umuntu wumiwe? Kuki uri nk'intwari idashobora gutabara? Nyamara Uhoraho uri kumwe natwe, turi abantu bawe ntudutererane.’ ” Uhoraho arambwira ati: “Koko bakunze kurorongotana baranyimūra ntibisubiraho. Ni cyo gituma ntakibishimira, nzibuka ibicumuro byabo kandi mbahanire ibyaha byabo.” Uhoraho arambwira ati: “Ntiwirirwe uvuganira aba bantu. Nubwo bakwigomwa kurya sinzumva gutakamba kwabo. Nubwo bantura ibitambo bikongorwa n'umuriro n'amaturo y'ibinyampeke sinzabishimira, ahubwo nzabateza intambara n'inzara n'icyorezo bibarimbure.” Nuko mbwira Uhoraho nti: “Nyagasani Uhoraho, abahanuzi babwira aba bantu ko nta ntambara n'inzara bizabaho, kuko wasezeranye guha iki gihugu amahoro asesuye.” Nyamara Uhoraho aransubiza ati: “Abo bahanuzi barahanura ibinyoma bitwaje izina ryanjye. Ntabwo nigeze mbatuma, nta n'ubwo nabibategetse cyangwa ngo mbe naragize icyo mvugana na bo. Amabonekerwa yabo ni ibinyoma, ibyo babahanurira ni ibihimbano bidafite umumaro. Ni yo mpamvu jyewe Uhoraho mbabwiye ibyo ngiye gukorera abo bahanuzi bitwaje izina ryanjye, kandi nta cyo nigeze mbatuma. Nyamara bavuga yuko intambara n'inzara bitazagera muri iki gihugu, nzabarimbuza intambara n'inzara. Abo bahanuriye na bo bazapfa rumwe na bo. Imirambo yabo izajugunywa mu mayira yo muri Yeruzalemu kubera intambara n'inzara, ntihazasigara n'uwo kubahamba. Ibi bizagera kuri bose: abagore babo n'abahungu n'abakobwa babo, nzabaryoza ubugome bwabo. Uzababwire uti: ‘Amarira yanjye ahora atemba ku manywa na nijoro, ahora atemba ndirira abantu banjye bakomeretse bikabije, abantu banjye bashegeshwe n'ibyago. Iyo ngiye ku gasozi mbona abishwe n'inkota, iyo ngiye mu mujyi mbona abishwe n'inzara. Abahanuzi n'abatambyi bakomeza umurimo wabo, nyamara ntibazi icyo bakora.’ ” Uhoraho, mbese watereranye u Buyuda? Mbese wazinutswe abatuye Siyoni? Kuki waduteje ibyago bidakira? Twari twizeye kugira amahoro, nyamara nta cyiza twabonye. Twari dutegereje gukizwa, nyamara twugarijwe n'ibidutera ubwoba. Uhoraho, tuzi neza ubugome bwacu, tuzi neza ibicumuro bya ba sogokuruza, koko twagucumuyeho. Ku bw'icyubahiro cy'izina ryawe ntutuzinukwe, ntuteshe agaciro intebe yawe ya cyami, ibuka Isezerano wadusezeranyije nturyice. Mbese mu mana z'amahanga hari n'imwe ishobora kugusha imvura? Mbese ijuru ubwaryo ryabasha kugusha ibitonyanga? Nta wundi uretse wowe Uhoraho Imana yacu. None amizero yacu ari muri wowe, ni wowe ukora ibyo byose. Uhoraho arambwira ati: “Kabone n'iyo Musa na Samweli bampagarara imbere bakantakambira, sinagirira imbabazi buriya bwoko. Vana abo bantu imbere yanjye bagende. Nibakubaza bati: ‘Turerekeza he?’, uzabasubize uti: ‘Nimwumve uko Uhoraho avuze: abagenewe gupfa nibapfe, abagenewe kwicishwa inkota ibice, abagenewe kwicwa n'inzara nibice, abagenewe kujyanwa ho iminyago, nibajyanwe ho iminyago.’ “Jyewe Uhoraho mbateganyirije uburyo bune bwo kubarimbura: bazicishwa inkota, imbwa zizakurubana imirambo yabo, ibisiga n'inyamaswa bizabarya bibatsembe. Nzabahana maze bitere ubwoba amahanga yose yo ku isi, kubera ibyo Manase mwene Hezekiya umwami w'u Buyuda yakoreye i Yeruzalemu.” Uhoraho aravuga ati: “Yemwe bantu b'i Yeruzalemu, ni nde uzabagirira impuhwe? Ni nde uzabaririra? Ni nde uzashishikazwa no kubaza amakuru yanyu? Mwaranyanze muranzinukwa, mpagurukijwe no kubarimbura, narambiwe kubagirira imbabazi. Nzabagosora nk'abagosora ingano, nzabatatanyiriza muri buri mujyi mu gihugu. Abantu banjye narabatsembye mbamaraho urubyaro, nyamara ntibahinduye imigenzereze yabo. Nzagwiza abapfakazi babe benshi, bazaba benshi kuruta umusenyi wo ku nyanja. Ababyeyi b'abana bakiri bato nzabateza umurimbuzi, nzamubateza ku manywa y'ihangu, nzabateza umubabaro n'ubwoba bibagwe gitumo. Umugore wari ufite abana barindwi acitse intege, arahumeka nk'ugiye gupfa. Umucyo we uzayoyoka ku manywa y'ihangu, azakorwa n'isoni yumirwe. Abarokotse nzabagabiza abanzi babo, nzababagabiza babicishe inkota.” Yeremiya aravuga ati: “Mbega ngo ndagusha ishyano! Mbese mama yambyariye iki? Igihugu cyose kiranyamagana, abantu bose barampagurukiye. Ntawe nagujije cyangwa nagurije, nyamara bose baramvuma.” Uhoraho arambwira ati: “Nzagukomeza nk'uko bikwiye, nzagukiza ibyago n'amakuba n'abanzi. Mbese umuntu ashobora kuvuna icyuma, icyuma cyangwa umuringa biturutse mu majyaruguru? Nzohereza abanzi basahure, bazasahura ubukire n'ubutunzi byanyu, muzaba abagaragu mu gihugu mutazi. Nzabagira abagaragu b'abanzi banyu, muzaba abagaragu mu gihugu mutazi. Koko uburakari bwanjye buzagurumana bubatwike.” Yeremiya aravuga ati: “Nyamara wowe Uhoraho urabizi, nyibuka ungoboke, ngoboka uhōre abantoteza. Ntubihanganire ngo nkomeze mbabare, zirikana ko ntukwa kubera wowe. Iyo Ijambo ryawe ringezeho ndarimira, Ijambo ryawe rintera ibyishimo rikanezeza, narakwiyeguriye, Uhoraho Mana Nyiringabo. Sinigeze nicara hamwe n'abaseka banezerewe, sinigeze ninezeza hamwe na bo. Narabitaruye kuko wabintegetse, wanyujuje uburakari bwawe. Ni kuki umubabaro wanjye udashira? Ni kuki igikomere cyanjye kidakira? Koko wambereye nk'isōko itagirirwa icyizere, wankojeje isoni nk'isōko igira ubwo ikama.” Uhoraho aransubiza ati: “Nungarukira nzakugarura, nzongera nkugire umugaragu wanjye. Nuvuga amagambo nyayo atari amahomvu, uzongera umbere umuhanuzi. Abantu bazakugana, nyamara si wowe uzabasanga. Nzaguhagarika nk'urukuta rw'umuringa imbere yabo, bazakurwanya nyamara ntibazagutsimbura. Nzaba ndi kumwe nawe nkurengere ngukize. Nzagukura mu maboko y'abagome, nzagukura mu nzara z'abanyarugomo.” Uhoraho arambwira ati: “Ntuzashakire umugore aha hantu cyangwa ngo uhabyarire abana. Koko rero, umva ibyo mvuze ku byerekeye abana bazavukira muri iki gihugu kimwe n'ababyeyi babo. Bazapfa kubera indwara simusiga kandi nta muntu uzabaririra cyangwa ngo abahambe, bazaba nk'ibishingwe biri hasi. Bazicwa n'inkota n'inzara, imirambo yabo iribwe n'inkongoro n'inyamaswa.” Uhoraho yongera kumbwira ati: “Ntukinjire mu rugo rurimo icyunamo, ntuzabaririre, ntuzifatanye na bo mu kababaro. Koko rero aba bantu nabimye amahoro n'impuhwe nari mbafitiye. Muri iki gihugu abakuru n'abato bazapfa babure gihamba, nta wuzabaririra cyangwa ngo abagire mu cyunamo yicisha indasago cyangwa yiyogoshesha. Nta muntu uzagemurira ibyokurya abari mu cyunamo ngo abahumurize, nta n'uzahumuriza uwapfushije se cyangwa nyina amuha icyo kunywa. “Ntukinjire mu nzu irimo ibirori ngo wicare urye cyangwa unywe. Koko rero jyewe Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli, ndakubwira ko ngiye gucecekesha amajwi y'ibyishimo n'umunezero, n'indirimbo zaririmbirwaga umukwe n'umugeni byaturukaga aha hantu. Ibi byose nzabikora mukiriho kandi mubyirebera. “Numara kubwira aba bantu aya magambo bazakubaza bati: ‘Ni kuki Uhoraho yiyemeje kuduteza ibyago bikomeye bitya? Igicumuro cyacu ni ikihe? Ni cyaha ki twakoreye Uhoraho Imana yacu?’ Uzabasubize uti: ‘Ni ukubera ko ba sokuruza banyimūye bakayoboka izindi mana, bakazisenga kandi bakazikorera. Baranyimūye basuzugura Amategeko yanjye. Naho mwebwe mwakoze ibibi kurusha ba sokuruza, buri muntu muri mwe yatsimbaraye ku bibi aho kunyumvira. Ni yo mpamvu ngiye kubamenesha muri iki gihugu, mbajyane mu kindi mutazi, icyo na ba sokuruza batamenye. Nimugerayo muzakorera izindi mana ku manywa na nijoro, kuko jye ntazongera kubitaho.’ ” Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera ubwo abantu batazongera kuvuga bati: ‘Ndahiye Uhoraho we wakuye Abisiraheli mu Misiri’, ahubwo bazavuga bati: ‘Ndahiye Uhoraho we wakuye Abisiraheli mu gihugu cyo mu majyaruguru, no mu bindi bihugu yari yarabatatanyirijemo.’ Koko rero nzabagarura mu gihugu cyabo nahaye ba sekuruza.” Uhoraho aravuga ati: “Ngiye kohereza abarobyi benshi bazabarobe, hanyuma nohereze abahigi benshi bazabahige hose ku misozi no ku dusozi, bagere no ku masenga yo mu bitare. Nitegereje imigenzereze yabo yose, nta cyo bampishe. Ibibi bakora ndabibona. Ubugome bwabo n'ibyaha byabo nzabibaryoza incuro ebyiri, kuko igihugu cyanjye bagihumanyishije ibigirwamana byabo bitagira ubuzima, bacyuzuza ibiterashozi byabo.” Uhoraho, ni wowe mbaraga zanjye n'ubwihisho bwanjye, ni wowe buhungiro bwanjye mu gihe cy'amakuba. Amahanga azakugana, azaturuka mu mpera z'isi avuga ati: “Ba sogokuruza nta kindi bari bafite uretse imana z'ibinyoma, nta kindi bari bafite uretse ibigirwamana bitagira umumaro. Mbese abantu bashobora kwiremera imana? Reka da! Bene izo si imana.” Uhoraho aravuga ati: “Ubu noneho ngiye kubamenyesha ububasha n'ubushobozi bwanjye, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.” Uhoraho aravuga ati: “Icyaha cy'Abayuda cyandikishijwe umusyi w'icyuma, cyanditswe ku mitima yabo no ku nguni z'intambiro zabo. Abana babo na bo bibuka intambiro zabo, bibuka inkingi za Ashera, inkingi zari hafi y'ibiti bitoshye, zari no mu mpinga z'imisozi. Mwa Bayuda mwe, imisozi yanjye n'imirima yayo nzabigabiza abanzi, ubutunzi bwanyu n'ubukungu bwanyu bwose nzabigabiza ababisahura, nzabagabiza n'ahasengerwa hanyu, nzahabagabiza kubera ibyaha mwakoreye mu gihugu cyanyu. Muzanyagwa igihugu nabahaye, muzaba inkoreragahato z'abanzi banyu mu gihugu mutazi. Koko mwarandakaje bikomeye, uburakari bwanjye buzahora bugurumana.” Uhoraho aravuga ati: “Havumwe uwiringira umuntu, havumwe uwishingikiriza ku mbaraga ze, havumwe uwimūra Uhoraho. Azagwingira nk'agahuru ko ku gasi, nihaza icyiza ntazakibona. Azatura ku gasi mu butayu, azatura mu kidaturwa ahantu humagaye. Hahirwa umuntu wizera Uhoraho, hahirwa umugirira icyizere. Uwo ameze nk'igiti cyatewe hafi y'umugezi, gishora imizi hafi y'amazi. Iyo izuba ricanye nta cyo kikanga, amababi yacyo ahora atohagiye, iyo amapfa ateye ntikibura kwera imbuto. Umutima w'umuntu wibeshya kurusha byose, ntushobora guhinduka, ntawe uwusobanukirwa. Ni jye Uhoraho ugenzura imitima, ni jye ucengera ibitekerezo. Bityo buri muntu muhembera imigenzereze ye, muhemba nkurikije imirimo ye. Hariho umuntu wikungahaza mu buryo bubi, uwo ameze nk'inyoni irarira amagi itateye. Amaherezo ubwo bukungu bumuca mu myanya y'intoki, apfa ameze nk'ikiburabwenge.” Ingoro yacu ifite ikuzo, imeze nk'intebe y'Imana, guhera mu ntangiriro yashyizwe hejuru ku musozi, ni ho Ingoro yacu yeguriwe Imana iri. Uhoraho, uri ibyiringiro bya Isiraheli, abakwimūra bose bazakorwa n'isoni. Bazayoyoka nk'amazina yanditswe mu mukungugu, bazayoyoka kuko bakwimūye wowe Uhoraho, ni wowe sōko y'amazi y'ubugingo. Uhoraho, unkize indwara ndakira, undokore ndarokoka kuko ari wowe nsingiza. Abantu barambaza bati: “Mbese ibihano by'Uhoraho biri he? Ngaho nabisohoze.” Uhoraho, sinahunze umurimo wawe wo kuba umushumba, sinifuje ko umunsi w'ibyago ugera, ibyo navuze urabizi neza. Ntunshyireho iterabwoba, ni wowe buhungiro bwanjye igihe cy'amakuba. Abantoteza nibakorwe n'isoni, nyamara ntundeke ngo nkorwe n'ikimwaro. Abantoteza ubakangaranye, nyamara ntundeke ngo nkangarane. Ubateze umunsi w'amakuba, ibyago byabo ubikube kabiri. Uhoraho yarambwiye ati: “Genda uhagarare ku irembo abami b'u Buyuda binjiriramo bakanarisohokeramo bava mu mujyi, hanyuma uhagarare no ku yandi marembo yose ya Yeruzalemu. Nuko ubabwire uti: ‘Yemwe bami b'u Buyuda, namwe bantu b'u Buyuda mutuye i Yeruzalemu mwinjirira muri aya marembo, nimwumve ibyo Uhoraho avuze: nimwirinde kwikorera imitwaro ku munsi w'isabato, cyangwa ngo muyinjize mu marembo ya Yeruzalemu. Kuri uwo munsi w'isabato ntimukikorere imitwaro muvanye mu mazu yanyu cyangwa ngo mugire umurimo mukora, ahubwo mujye muwunyegurira nk'uko nategetse ba sokuruza. Nyamara ntibanyumviye kandi ntibanyitayeho, ahubwo bashinze amajosi banga kunyumvira, ntibakīra inyigisho yanjye.’ ” Uhoraho arakomeza ati: “Nyamara nimuntega amatwi, mukareka kwinjiza imitwaro iyo ari yo yose muyinyujije mu marembo y'uyu murwa ku munsi w'isabato, cyangwa ngo mukore umurimo kuri uwo munsi, ntihazabura abami bazasimburana ku ntebe ya Dawidi bazanyura mu marembo y'uyu mujyi hamwe n'ibyegera byabo. Bazinjira bari mu magare y'intambara no ku mafarasi, bashagawe n'ibyegera byabo n'abantu b'u Buyuda n'abaturage b'i Yeruzalemu, bityo uyu mujyi uzaturwa iteka ryose. “Abantu bazaturuka mu mijyi y'u Buyuda no mu nsisiro zikikije Yeruzalemu no mu ntara y'Ababenyamini, no mu bibaya by'imisozi y'iburengerazuba, no mu gihugu cy'imisozi no mu majyepfo. Bazaza mu Ngoro yanjye bazanye ibitambo bikongorwa n'umuriro n'ibindi bitambo, n'amaturo y'ibinyampeke n'imibavu ihumura neza, n'ibitambo byo kunshimira. Nyamara nimutanyumvira ngo muzirikane umunsi w'isabato wanyeguriwe, ntimureke kwikorera imitwaro no kuyinjiza mu marembo ya Yeruzalemu ku munsi w'isabato, nzacana umuriro utazima mu marembo ya Yeruzalemu, utwike amazu ntamenwa yaho.” Uhoraho yabwiye Yeremiya ati: “Haguruka ujye ku mubumbyi, ni ho nzaguhera ubutumwa.” Nuko ndamanuka njya kwa wa mubumbyi nsanga abumba. Iyo icyo yabumbaga cyangirikiraga mu biganza bye nk'uko bikunze kuba ku bibumbano, yarongeraga akabumba ikindi nk'uko abishaka. Nuko Uhoraho antuma ku Bisiraheli ati: “Mbese murasanga ntashobora kubagenza nk'uko uriya mubumbyi yabikoze? Nk'uko afata ibumba mu biganza bye, ni ko namwe mumeze mu biganza byanjye. Haba ubwo niyemeza ko ngiye kurandura no guhirika, no kurimbura igihugu cyangwa ubwami, nyamara icyo gihugu nikireka ibibi byacyo, nzisubiraho ndeke kugiteza ibyago nari ngambiriye. Haba ubwo kandi niyemeza kubaka no gukomeza igihugu cyangwa ubwami, nyamara abatuye icyo gihugu nibakora ibitanogeye bakanga kunyumvira, nzisubiraho ndeke icyiza nari nagambiriye kubakorera.” None rero bwira abantu b'u Buyuda n'abatuye Yeruzalemu uti: “Uhoraho aravuze ati: ‘Dore mbafitiye umugambi mubi, ndabategurira ibyago. Buri wese nareke imigenzereze ye mibi, avugurure ibikorwa bye.’ “Nyamara bazasubiza bati: ‘Urarushywa n'ubusa! Tuzakomeza imigambi yacu, buri wese azatsimbarara ku bikorwa bye bibi.’ ” Uhoraho aravuga ati: “Ngaho nimubaririze mu mahanga. Mbese hari uwigeze yumva ibintu nk'ibi? Abisiraheli bakoze ikizira! Mbese ibitare byo muri Libani byigeze biburamo amasimbi? Mbese amazi yo mu misozi yaho yigeze akama? Nyamara abantu banjye baranyibagiwe, bosereje imibavu ibigirwamana bitagira umumaro. Byabateye guteshuka mu migenzereze yabo ya kera, byatumye banyura mu nzira zidatunganye. Igihugu cyabo bagihinduye ikintu giteye ubwoba, bagihinduye igihugu gisuzugurwa, abahisi n'abagenzi baratangara bakazunguza imitwe. Nzatatanya abantu banjye imbere y'abanzi babo, nzabatatanya nk'uko umuyaga w'iburasirazuba utumura umukungugu, ku munsi w'amakuba nzabatera umugongo sinzabitaho.” Abantu barabwirana bati: “Nimuze tugambanire Yeremiya, kuko tutabuze abatambyi bo kutwigisha n'abahanga bo kutugira inama, n'abahanuzi bo kutugezaho Ijambo ry'Imana. Nimureke tumuhagurukire tumusebye, twe kwita no ku byo avuga.” Yeremiya arasenga ati: “Uhoraho, ntega amatwi, umva ibyo abanshinja bavuga. Mbese icyiza cyiturwa ikibi? Nyamara bo bancukuriye urwobo. Uhoraho, ibuka uko nahoraga imbere yawe mbavuganira, narabavuganiye kugira ngo ureke kubarakarira. Reka abana babo bicwe n'inzara, bareke barimburwe n'inkota. Abagore babo babe incike n'abapfakazi, abagabo babo bicwe n'icyorezo, abasore babo bashirire ku rugamba. Ingo zabo nizijye mu cyunamo, ubateze ibitero bibatunguye. Koko bancukuriye urwobo ngo ngwemo, bateze imitego aho nyura. Nyamara Uhoraho urabizi, uzi imigambi yabo yo kunyica. Ntubabarire ibicumuro byabo, ntuhanagure ibyaha byabo. Bareke bahinde umushyitsi imbere yawe, igihe cy'uburakari bwawe uzabahane wihanukiriye.” Uhoraho abwira Yeremiya ati: “Jya ku mubumbyi ugure ikibindi, hanyuma ujyane bamwe mu bakuru b'imiryango no mu batambyi, ujye mu kabande ka Hinomu bugufi bw'Irembo ry'Injyo, maze nuhagera utangaze amagambo ngiye kukubwira. Uzavuge uti: ‘Mwa bami b'u Buyuda mwe, namwe baturage b'i Yeruzalemu, nimutege amatwi mwumve ibyo Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli avuga: aha hantu ngiye kuhateza ibyago ku buryo uzabyumva wese azumirwa. Koko rero baranyimūye aha hantu barahahindanya, bosereza imibavu ibigirwamana batigeze bamenya bo ubwabo cyangwa ba sekuruza, cyangwa abami b'u Buyuda. Bahujuje amaraso y'inzirakarengane, bubatse ahasengerwa Bāli, bayitambira abana babo ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Nyamara ibyo sinigeze mbivuga cyangwa mbitegeka, sinigeze nabitekereza.’ ” Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera ubwo aha hantu hatazongera kwitwa Tofeti cyangwa akabande ka Hinomu, ahubwo hazitwa akabande k'Ubwicanyi. Aha ni ho nzafatira icyemezo cyo kuburizamo imigambi y'u Buyuda n'iya Yeruzalemu. Nzareka abanzi babo kimwe n'abandi bose bashaka kubica babatsembeshe inkota. Imirambo yabo nzayigabiza inkongoro n'inyamaswa. Uyu murwa nzawuhindura amatongo uhinduke urw'amenyo. Abahisi n'abagenzi bazumirwa, bazunguze imitwe kubera ibyago byawugwiririye. Muri icyo gihe cy'imibabaro n'agahinda bazaterwa n'abanzi babo kimwe n'abashaka kubica, nzabateza kurya abana babo. Na bo ubwabo bazasubiranamo baryane. “Hanyuma uzamenere icyo kibindi imbere y'abantu muzaba muri kumwe, ubabwire uti: ‘Uhoraho Nyiringabo aravuze ngo: Nzarimbura aba bantu n'uyu mujyi nk'uko iki kibindi kijanjaguritse ntikibe cyakongera gusubiranywa. Bazahamba imirambo yabo i Tofeti kugeza igihe bazabura aho bahamba.’ ” Uhoraho aravuze ati: “Ibyo ni byo nzakorera aha hantu n'abahatuye, uyu mujyi nzawugira nka Tofeti. Inzu z'i Yeruzalemu n'ingoro z'abami b'u Buyuda zizaba zihumanye nk'i Tofeti, koko ni ko bizagendekera inzu zose zoserejwemo imibavu, bayosereza inyenyeri. Ni na ko bizagendekera ahasukirwa divayi batuye izindi mana.” Hanyuma Yeremiya ava i Tofeti aho Uhoraho yari yamutumye guhanura, ahagarara mu rugo rw'Ingoro y'Uhoraho. Abwira abantu bose ati: “Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: ‘Dore ngiye guteza uyu mujyi n'insisiro ziwukikije ibyago byose navuze, kuko abaturage baho bigometse banga kunyumvira.’ ” Umutambyi Pashehuri mwene Imeri wari umuyobozi w'Ingoro y'Uhoraho, yumva ubwo buhanuzi bwa Yeremiya. Nuko Pashehuri aramukubita, amuzirika ku nkingi yo hafi y'irembo rya Benyamini ryo mu majyaruguru, ari ryo ry'Ingoro y'Uhoraho. Bukeye Pashehuri amubohora kuri ya nkingi, Yeremiya aramubwira ati: “Uhoraho ntakwita Pashehuri, ahubwo akwise Iterabwoba impande zose.” Koko rero Uhoraho aravuga ati: “Ngiye gukora ku buryo wowe ubwawe witera ubwoba, ukabutera n'incuti zawe zose. Uzirebera wowe ubwawe uko abanzi bazicisha izo ncuti zawe inkota. Abayuda nzabagabiza umwami w'i Babiloni, azabajyana ho iminyago i Babiloni abicishe inkota. Ubutunzi bwose bw'uyu mujyi, umusaruro waho n'ibintu byose by'agaciro, kimwe n'umutungo wose w'abami b'u Buyuda, nzabigabiza abami babo babisahure babijyane i Babiloni. Naho wowe Pashehuri n'abo mu rugo rwawe bose, muzajyanwa ho iminyago i Babiloni. Aho ni ho uzagwa uhahambwe wowe na za ncuti zawe wajyaga uhanurira ibinyoma.” Uhoraho, waranyigaruriye ndakwemerera, wandushije amaboko uranyigarurira. Buri gihe umbonye wese aranseka, nahindutse urw'amenyo. Igihe cyose ngomba kuvuga mba ntaka, ndataka nkamagana ubugome n'ubwicanyi. Uhoraho, ubutumwa bwawe butuma mpora ntukwa, koko butuma mba ruvumwa. Iyo mvuze nti: “Sinongera kubutangaza, sinzongera kubuvuga mu izina rye”, bungurumanamo nk'umuriro utwika ukanshegesha, ngerageza kwiyumanganya simbishobore. Ndumva abantu benshi bamvuga bati: “Akwiza iterabwoba impande zose, nimuze tumurege tumushinje.” Abari incuti zanjye na bo bategereje ko nteshuka, baravuga bati: “Hari ubwo yateshuka tukamwihimura.” Nyamara Uhoraho, uri kumwe nanjye nk'umurwanyi udatsimburwa, bityo abantoteza bazagwe be kwegura umutwe. Bazakorwa n'ikimwaro kubera ko batsinzwe, ikimwaro kitazigera cyibagirana. Uhoraho Nyiringabo, ni wowe umenya intungane, ni wowe uzi ibyo abantu batekereza. Nagutuye akababaro kanjye, ntegereje kureba uko uzamporera. Nimuririmbire Uhoraho mumusingize, yagobotoye abakene mu nzara z'abagome. Nihavumwe umunsi navutseho, umunsi mama yambyayeho ntukagire umugisha. Nihavumwe umuntu wabwiye data ati: “Wabyaye umuhungu”, navumwe kuko yatumye yishima. Uwo muntu arakaba nka ya mijyi Uhoraho yarimbuye, ajye ahora abyukira ku nduru, ajye yirirwa yumva urwamo rw'intambara. Ni kuki Uhoraho atanyiciye mu nda ya mama? Koko mama yari kumbera imva. Kuki navukiye kuruha no kubabara? Kuki navukiye gukorwa n'ikimwaro mu mibereho yanjye? Ubu ni ubutumwa Uhoraho yahaye Yeremiya ngo abushyikirize Umwami Sedekiya. Icyo gihe Sedekiya yari yatumye Pashehuri mwene Malikiya, n'umutambyi Sefaniya mwene Māseya kuri Yeremiya ngo bamubwire bati: “Tubarize Uhoraho, dore Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yaduteye. Bityo Uhoraho yadukorera ibitangaza nk'uko yajyaga abikora.” Nuko Yeremiya arabasubiza ati: “Muzabwire Sedekiya muti: ‘Umva uko Uhoraho Imana y'Abisiraheli avuze: intwaro mufite zo guhangana n'umwami wa Babiloniya n'ingabo ze babagose, ngiye kuzerekeza kuri uyu mujyi. Ni jye ubwanjye uzabarwanya nkoresheje imbaraga n'ubushobozi byanjye. Nzabikorana uburakari bwanjye bukaze kandi bugurumana. Ngiye gutsemba ibiri muri uyu mujyi byose, ari abantu cyangwa amatungo bizicwa n'icyorezo. Nyuma y'ibyo nzatanga Sedekiya umwami w'u Buyuda n'abagaragu be n'abantu bose, kimwe n'abazaba bararokotse icyorezo cy'inkota n'inzara, mbagabize Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Nzabagabiza abanzi babo n'abashaka kubavutsa ubuzima, bazabatsembe nta mpuhwe cyangwa imbabazi.’ “Naho rubanda uzababwire uti: ‘Nimwumve uko Uhoraho avuze: dore mbashyize imbere ubuzima n'urupfu kugira ngo muhitemo. Umuntu uzaguma muri uyu mujyi azicwa n'inkota cyangwa inzara cyangwa icyorezo. Naho uzawusohokamo akishyira mu maboko y'Abanyababiloniya babagose, azabaho yishimire ko yarokotse. Koko rero ngiye kuzibukira uyu mujyi, nywugirire nabi aho kuwugirira neza. Nzawugabiza umwami wa Babiloniya awutwike.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze. Ubu ni ubutumwa bugenewe umuryango w'umwami w'u Buyuda. Nimwumve Ijambo ry'Uhoraho, nimwumve mwebwe mukomoka kuri Dawidi, Uhoraho aravuze ati: “Nimujye muca imanza zitabera uko bukeye, mujye mukura ukandamizwa ku ngoyi y'umukandamiza, ni bwo uburakari bwanjye butazagurumana nk'umuriro utazima, bwagurumana bitewe n'ibikorwa byanyu bibi. Dore ubu ni mwebwe abatuye Yeruzalemu muramukiwe, mwebwe abatuye hejuru y'akabande, mwebwe abatuye mu rutare. Muravuga muti: ‘Ni nde uzadutera? Ni nde uzadusanga mu bwihisho bwacu?’ Jyewe ubwanjye nzabarwanya, nzabarwanya nkurikije ibikorwa byanyu bibi. Nzacana umuriro mu ishyamba ryanyu, uzatsemba ibirikikije byose.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Uhoraho yongera kumbwira ati: “Jya ibwami maze ubwire umwami w'u Buyuda uti: ‘Yewe mwami w'u Buyuda wicaye ku ntebe ya Dawidi, wowe n'ibyegera byawe n'abantu bawe banyura muri aya marembo, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho: nimukurikize ubutungane n'ubutabera, mukure urengana ku ngoyi y'umukandamiza. Ntimukagirire nabi umunyamahanga n'impfubyi n'umupfakazi, aha hantu ntimukahamenere amaraso y'intungane. Nuko rero nimukurikiza aya mabwiriza, ntihazabura abami basimburana ku ntebe ya Dawidi, bazanyura mu marembo y'iyi ngoro bari mu magare y'intambara no ku mafarasi, bashagawe n'ibyegera byabo n'abantu babo. Nyamara nimudakurikiza aya mabwiriza, ndarahiye iyi ngoro izahinduka itongo.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze. Ibi ni byo Uhoraho avuga byerekeye ingoro y'umwami w'u Buyuda: “Nubwo ari nziza nk'intara ya Gileyadi, nubwo ari nziza nk'ibisi bya Libani, nzayihindura nk'ubutayu, izaba nk'umujyi udatuwe. Nzayiteza abanzi bitwaje intwaro, bazatema inkingi zayo nziza z'amasederi, bazazitema bazijugunye mu muriro. “Nuko abantu baturutse mu mahanga bazanyura hafi y'uyu mujyi bazabazanye bati: ‘Kuki Uhoraho yagenje atya uyu mujyi w'ikirangirire?’ Bazasubizanya bati: ‘Ni ukubera ko baretse Isezerano ry'Uhoraho Imana yabo, baramya izindi mana barazikorera.’ ” Ntimukaririre Umwami Yosiya wapfuye, ntimukamugire mu cyunamo. Ahubwo muririre Yowahazi wajyanywe ho umunyago, ntabwo azagaruka mu gihugu cye cya gakondo. Ibi ni byo Uhoraho avuze kuri Yowahazi mwene Yosiya wasimbuye se ku ngoma mu Buyuda: yavanywe ino ntazongera kuhagaruka, azapfira aho yajyanywe ho umunyago, ntazongera kugaruka muri iki gihugu. Uzabona ishyano Yoyakimu, wowe wubakisha ingoro ukandamiza rubanda, wubaka amagorofa ukoresheje uburiganya, ukoresha abantu ntubahembe. Uravuga uti: “Nziyubakira ingoro nini cyane, izaba ifite amagorofa magari. Nzayicamo amadirishya manini, nzayomekaho imbaho z'amasederi, nzayisīga irangi ritukura.” Koko rero wubakishije amasederi. Mbese ibyo bituma uba umwami uruta abandi? So yari afite ibyokurya n'ibyokunywa, yakoresheje ukuri n'ubutabera, bityo yaguwe neza muri byose. Yarwanaga ku bakene n'abandi batishoboye, byose byamugendekeraga neza. Ibyo ni byo bigaragaza ko munzi. Ni jye Uhoraho ubivuze. Nyamara wowe amaso yawe n'umutima wawe birarikiye inyungu mbi, uvusha amaraso y'inzirakarengane, ukandamiza abantu bikabije. Dore ibyo Uhoraho yongeye kuvuga kuri Yoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda: napfa ntibazamuririra bavuga bati: “Abonye ishyano umuvandimwe wacu! Abonye ishyano mushiki wacu!” Ntibazamuririra bavuga bati: “Abonye ishyano databuja! Abonye ishyano umwami wanjye!” Bazamushyingura nk'uhamba indogobe, bazamukurubana bamujugunye inyuma y'amarembo ya Yeruzalemu. Bantu b'i Yeruzalemu, nimuzamuke mu bisi bya Libani murangurure, nimurangururire amajwi yanyu i Bashani, nimurangururire ku bisi bya Abarimu, dore abakunzi banyu barishwe. Nababuriye mugifite amahoro, nyamara mwaravuze muti: “Ntituzumvira.” Iyo ni yo migenzereze yanyu guhera mukiri bato, ntimwigeze munyumvira. Abayobozi banyu bose bazajyanwa n'umuyaga, abakunzi banyu bazajyanwa ho iminyago. Bityo muzakorwa n'isoni mucike intege, muzabiterwa n'ubugome bwanyu. Yemwe abatuye ibwami mu Ngoro y'Ishyamba rya Libani, mwebwe muba mu mazu y'amasederi, imibabaro nibageraho muzaboroga, muzababara nk'umugore uribwa n'ibise. Uhoraho abwira Umwami Yoyakini mwene Yoyakimu umwami w'u Buyuda ati: “Ndarahiye, nubwo wowe Yoyakini waba nk'impeta ku rutoki rw'ikiganza cyanjye cy'iburyo nagushikuzaho. Nzakugabiza abashaka kukwica, ba bandi utinya ari bo Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n'ingabo ze. Wowe na nyoko nzabameneshereza mu gihugu mutavutsemo, ni ho mwembi muzapfira. Muzashaka kugaruka muri iki gihugu nyamara ntibizashoboka. “Bazabaza bati: ‘Mbese Yoyakini uyu si nk'ikibindi cyamenetse, abantu bakagisuzugura bakakijugunya? Ni kuki we n'abantu be baciriwe kure bakamenesherezwa mu gihugu batazi?’ ” Wa gihugu we, umva Ijambo ry'Uhoraho. Uhoraho aravuga ati: “Nimwandike uyu muntu nk'aho ari incike. Ni umuntu utagira amahoro mu mibereho ye, nta n'umwe umukomokaho uzicara ku ntebe ya cyami ya Dawidi, nta n'umwe uzayobora u Buyuda.” Uhoraho aravuga ati: “Abayobozi b'abantu banjye bazabona ishyano! Ni abashumba bica kandi bagatatanya umukumbi wanjye. None rero ku byerekeye abo bashumba bayobora abantu banjye, jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli ndavuze nti: ‘Mwatereranye abantu banjye murabatatanya, ntabwo mwabitayeho. Ngiye kubahagurukira mbahanire ibibi mwakoze.’ Nzakoranya itsinda ry'abantu banjye basigaye mu bihugu byose nabatatanyirijemo, nzabagarure mu gihugu cyabo maze bororoke bagwire. Nzabaha abashumba bazabitaho, ntibazongera kugira ubwoba cyangwa gukuka umutima. Nta n'umwe muri bo uzongera kuzimira.” Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera nzatoranye umwami w'intungane, nzamutoranya mu bakomoka kuri Dawidi. Uwo mwami azakorana ubwenge, azayoborana igihugu ubutabera n'ubutungane. Ku ngoma ye u Buyuda buzishyira bwizane, Isiraheli izaba mu mutekano, azitwa Uhoraho ari we butungane bwacu.” Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera ubwo abantu batazongera kuvuga ngo ndahiye Uhoraho, ndahiye Uhoraho wakuye Abisiraheli mu Misiri. Ahubwo bazavuga bati: ‘Ndahiye Uhoraho, ndahiye Uhoraho wakuye Abisiraheli mu gihugu cyo mu majyaruguru, wabakuye no mu bindi bihugu bari baratataniyemo.’ Bityo bazatura mu gihugu cyabo gakondo.” Ubu ni ubutumwa bwerekeye abahanuzi. Narashengutse ndahinda umushyitsi, meze nk'umusinzi wanyoye divayi nyinshi, nabitewe n'Uhoraho n'amagambo ye atagira inenge. Dore igihugu cyuzuyemo abasambanyi, igihugu kiri mu cyunamo kubera umuvumo, inzuri zacyo zumagaye. Abantu bashishikariye ibibi, imbaraga zabo bazikoresha mu bidatunganye. Uhoraho aravuga ati: “Abahanuzi n'abatambyi barandavuye, ubugome bwabo nabusanze no mu Ngoro yanjye. Inzira banyuramo zirimo ubunyereri n'umwijima, bazawusunikirwamo bagwirirane. Igihe cyo kubahana nikigera nzabateza ibyago.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Nabonye ikintu giteye ishozi mu bahanuzi b'i Samariya, bahanura mu izina rya Bāli, bayobeje ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli. Nabonye n'ikindi giteye ubwoba mu bahanuzi b'i Yeruzalemu, barasambana kandi bakabeshya, bashyigikira inkozi z'ibibi, nta n'umwe uzibukira ubugome bwe. Mbona bose bameze nk'abantu b'i Sodoma, abaturage baho ni nk'ab'i Gomora. None Uhoraho Nyiringabo aravuga iby'abo bahanuzi ati: “Ngiye kubagaburira ibyokurya bisharira, nzabaha amazi arimo uburozi. Koko rero ububi bwakomotse ku bahanuzi b'i Yeruzalemu, bityo bukwira igihugu cyose.” Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Ntimukumve amagambo y'abo bahanuzi, ibyo babahanurira ni ibinyoma. Bababwira ibiri mu mitima yabo, si ibyo mba nabatumye. Babwira abahinyura Ijambo ryanjye bati: ‘Muzagira amahoro.’ Babwira n'abatsimbaraye ku bitekerezo byabo bati: ‘Nta byago bizabageraho.’ Ni nde wigeze yumva inama yanjye? Ni nde wumvise Ijambo ryanjye akarisobanukirwa? Ni nde wariteze amatwi akaryitaho?” Yeremiya aravuga ati: “Dore inkubi y'umuyaga y'Uhoraho iraje, dore uburakari bwe buragurumanye, bumeze nka serwakira yikaraga ku mitwe y'abagome. Uburakari bw'Uhoraho ntibuteze gushira, ntibuzashira adasohoje umugambi we. Mu gihe kizaza muzarushaho kubisobanukirwa.” Uhoraho aravuga ati: “Abo bahanuzi sinigeze mbatuma, sinigeze mvugana na bo, nyamara birukanse ahantu hose, na n'ubu baracyahanura. Iyo baza kumva inama yanjye, bari kumenyesha abantu banjye ibyo navuze, bari kubatoza kuzibukira imigenzereze mibi, bityo bakareka ibikorwa byabo by'ubugome.” Uhoraho arabaza ati: “Mbese ndi Imana y'abantu bandi bugufi gusa? Ntabwo se ndi n'Imana y'abari kure? Mbese hari aho umuntu yanyihisha simubone? Ese ntimuzi ko mba hose, mu ijuru no ku isi?” Uhoraho aravuga ati: “Numvise ibyo abahanuzi b'ibinyoma bavuga mu izina ryanjye bati: ‘Nabonekewe mu nzozi.’ “Mbese abo bahanuzi bazahanura ibinyoma kugeza ryari? Bazareka ryari guhanura ibyo bibwira mu mitima yabo? Batekereza ko uko kubonekerwa kwabo birata kuzatuma abantu banjye banyibagirwa, nk'uko ba sekuruza banyibagiwe babitewe no kuyoboka Bāli? Umuhanuzi wihaye kubonekerwa mu nzozi navuge iryo bonekerwa rye, naho umuhanuzi wahawe Ijambo ryanjye naritangaze mu kuri. Ntimuzi icyatsi n'ururo! Ijambo ryanjye ni nk'umuriro, ni nk'inyundo imenagura amabuye.” None rero Uhoraho aravuga ati: “Ngiye guhana abahanuzi babwirabwirana amagambo bakayanyitirira. Koko rero ngiye guhana abo bahanuzi bitwaza amagambo yabo bakavuga ko nabatumye. Nzahana abo bahanuzi bayobya abantu banjye, babahanurira ibonekerwa ryabo ry'amahomvu n'ibinyoma. Sinabatumye kandi nta cyo nabategetse, abo bantu nta cyo bamariye.” Uhoraho abwira Yeremiya ati: “Nihagira umuhanuzi cyangwa umutambyi cyangwa undi muntu wese ukubaza ati: ‘Ni ubuhe butumwa butubereye umuzigo Uhoraho yatwikoreje?’ Uzamusubize uti: ‘Nimwe mumuberye umuzigo none agiye kubareka.’ Nihagira umuhanuzi cyangwa umutambyi cyangwa undi muntu wese uvuga ati: ‘Uyu ni umuzigo Uhoraho yatwikoreje’, nzamuhana we n'umuryango we. Dore icyo buri wese akwiye kubaza mugenzi we: mbese Uhoraho yasubije iki? Uhoraho yavuze iki? Nuko rero iryo jambo umuzigo w'Uhoraho ntimuzongere kurivuga. Abazongera kurivuga ubutumwa bwanjye buzabahindukira umuzigo. Koko rero mwagoretse amagambo y'Imana nzima, jyewe Uhoraho Nyiringabo Imana yanyu. Dore icyo mukwiye kubaza umuhanuzi: mbese Uhoraho yagusubije iki? Yakubwiye iki? Nyamara nibaca ku itegeko ryanjye bakavuga bati: ‘Umuzigo w'Uhoraho’, kandi narababujije kubivuga, uzababwire ko nzabazinukwa nkabatatanyiriza kure yanjye, bo ubwabo n'umurwa nabahaye bo na ba sekuruza. Nzabakoza isoni iteka ryose, mbateshe agaciro ku buryo bitazibagirana.” Nebukadinezari umwami wa Babiloniya afata Yoyakini mwene Yoyakimu umwami w'u Buyuda n'ibyegera bye, hamwe n'abanyabukorikori n'abanyabugeni abavanye i Yeruzalemu abajyana muri Babiloniya. Ni bwo Uhoraho yanyeretse ibitebo bibiri byuzuye imbuto z'imitini, byari biteretse imbere y'Ingoro ye. Igitebo kimwe cyarimo imbuto nziza cyane z'imitini zahishije mbere y'izindi. Naho ikindi cyarimo imbuto mbi cyane zidashobora kuribwa. Nuko Uhoraho arambaza ati: “Yeremiya we, ubonye iki?” Ndamusubiza nti: “Mbonye imbuto z'imitini. Hari inziza cyane koko, hari n'izindi mbi cyane zidashobora kuribwa.” Nzabagirira impuhwe mbagarure muri iki gihugu, nzabashyigikira sinzabatsemba, nzabakomeza sinzabarimbura. Nzatuma bagira ubushake bwo kumenya ko ndi Uhoraho. Koko rero bazaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yabo, bazangarukira babikuye ku mutima.” Uhoraho aravuga ati: “Nk'uko bagenza imbuto mbi z'imitini zidashobora kuribwa, ni ko nzagenza Sedekiya umwami w'u Buyuda n'ibyegera bye, hamwe n'abandi baturage bose b'i Yeruzalemu barokotse muri iki gihugu, ndetse n'abagiye mu Misiri. Nzabateza ibyago ku buryo amahanga yose yo ku isi azashya ubwoba. Bazahinduka urw'amenyo babe iciro ry'imigani, bazaba ba ruvumwa ahantu hose nzabatatanyiriza. Nzabateza inkota n'inzara n'icyorezo, kugeza ubwo bazashira mu gihugu nabahaye bo na ba sekuruza.” Mu mwaka wa kane Yoyakimu mwene Yosiya ari ku ngoma mu Buyuda, Uhoraho yahaye Yeremiya ubutumwa bwerekeye Abayuda bose. Hari mu mwaka wa mbere Nebukadinezari ari ku ngoma muri Babiloniya. Nuko umuhanuzi Yeremiya abwira Abayuda bose n'abatuye i Yeruzalemu bose ati: “Hashize imyaka makumyabiri n'itatu, uhereye mu mwaka wa cumi n'itatu w'ingoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w'u Buyuda kugeza ubu, Uhoraho yampaye ubutumwa. Sinahwemye kububagezaho nyamara ntimwabwitayeho. Nubwo Uhoraho yakomeje kubatumaho abagaragu be bose b'abahanuzi, ntimwabateze amatwi cyangwa ngo mubiteho. Yarababwiye ati: ‘Nimureke imigenzereze yanyu mibi n'ibikorwa byanyu bibi, bityo muzatura mu gihugu nabahaye mwebwe na ba sokuruza iteka ryose. Nimureka kuyoboka izindi mana no kuziramya, mukirinda kundakaza kubera ibikorwa byanyu bibi sinzabagirira nabi. Nyamara ntimwanyumviye ahubwo mwarandakaje mukora ibibi, mwikururira amakuba.’ Uko ni ko Uhoraho avuze. “Uhoraho Nyiringabo yungamo ati: ‘Kubera ko mutanyumviye, ngiye kubateza abantu bose bo mu majyaruguru, mbateze umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, maze mbagabize iki gihugu n'abagituye, mbagabize n'amahanga yose agikikije. Nzabatsemba mbahindure igiterashozi n'iciro ry'imigani, maze igihugu kibe amatongo iteka ryose. Nzacecekesha urusaku rwanyu rw'ibyishimo n'umunezero, n'indirimbo ziririmbirwa umukwe n'umugeni. Nzacecekesha urusaku rw'insyo nzimye n'urumuri rw'itara. Iki gihugu cyose kizahinduka amatongo ateye ishozi, naho ya mahanga azakorera n'umwami wa Babiloniya imyaka mirongo irindwi.’ “Uhoraho arakomeza ati: ‘Iyo myaka mirongo irindwi nishira, nzahana umwami wa Babiloniya n'abantu be mbahōra ibicumuro byabo. Nzarimbura icyo gihugu cyabo gihinduke umusaka iteka ryose. Nzagiteza ibyago byose navuze byanditswe muri iki gitabo, nk'uko Yeremiya yabihanuriye amahanga yose. Hanyuma abo Banyababiloniya bazigarurirwa n'amahanga menshi n'abami bakomeye, nzabaryoza ibikorwa byabo bibi n'imigenzereze yabo.’ ” Uhoraho Imana y'Abisiraheli arambwira ati: “Akira iki gikombe cya divayi kiri mu ntoki zanjye ari yo burakari bwanjye, maze uyuhire amahanga yose nzakoherezamo. Bazayinywa basinde, bate ubwenge kubera ubwicanyi nzabahuramo.” Nuko Uhoraho ampereza icyo gikombe ncyuhira amahanga yose Uhoraho yanyoherejemo. Nuko mpera kuri Yeruzalemu n'imijyi y'u Buyuda, n'abami baho n'ibyegera byaho, kugira ngo mpahindure amatongo ateye ishozi, habe ruvumwa n'iciro ry'imigani nk'uko bimeze ubu. Hanyuma nkurikizaho umwami wa Misiri n'abagaragu be, n'ibyegera bye n'abandi bantu be bose, n'abanyamahanga bose n'abami bose bo mu gihugu cya Usi, n'abami bose bo mu Bufilisiti, n'uwa Ashikeloni n'uwa Gaza n'uwa Ekuroni, n'ab'abacitse ku icumu bo muri Ashidodi. Nkurikizaho Abedomu n'Abamowabu n'Abamoni, n'abami bose bo mu bihugu bya Tiri na Sidoni, n'abo hakurya y'inyanja. Nkurikizaho abatuye mu mijyi ya Dedani n'i Tema n'i Buzi, ndetse n'amoko yose yimoje imisatsi. Nkurikizaho abami bose b'Abarabu, n'abami bose b'amoko y'uruvange atuye mu butayu, n'abami bose bo mu gihugu cya Zimuri, n'abami bose bo mu gihugu cya Elamu, n'abami bose bo mu gihugu cy'u Bumedi. Nuko mperukira ku bami bose bo mu majyaruguru, aba hafi n'aba kure, n'ibihugu byose byo mu mpande zose z'isi, maze umwami wa Babiloniya aba ari we wiranguza icyo gikombe. Uhoraho arongera arambwira ati: “Bwira abo bantu ko jyewe Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli mvuze nti: ‘Nimunywe musinde, muruke, mugwe ubutabyuka bitewe n'ubwicanyi ngiye kubahuramo.’ Nibanga kwakira icyo gikombe kiri mu ntoki zawe ngo banywe, uzababwire uti: ‘Jyewe Uhoraho Nyiringabo mvuze ko mugomba kunywa nta kabuza. Dore nteje ibyago mpereye ku mujyi witiriwe izina ryanjye. None se mutekereza ko muzabirokoka? Reka da! Muzahanwa nta kabuza kuko ngiye guteza ubwicanyi mu batuye ku isi bose. Ni jye Uhoraho Nyiringabo ubivuze.’ ” Uhoraho arambwira ati: “Wowe Yeremiya ubahanurire aya magambo uti: ‘Uhoraho azatontomera mu ijuru, azarangururira aho mu Ngoro ye nziranenge, azatontomera abantu be, aziyamirira nk'abenga imizabibu, azarangurura ijwi yamagane abatuye isi bose. Urusaku rwe ruzagera ku mpera z'isi, Uhoraho arashinja amahanga. Azacira urubanza abantu bose, inkozi z'ibibi azazicisha inkota.’ ” Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Ibyago bivuye mu gihugu bijya mu kindi, inkubi y'umuyaga iturutse ku mpera z'isi.” Icyo gihe imirambo y'abishwe n'Uhoraho izaba inyanyagiye kuva ku mpera y'isi kugeza ku yindi. Nta muntu uzabaririra cyangwa ngo abahambe. Bazaba nk'ibishingwe biri ku gasozi. Mwa bayobozi mwe, nimurire muboroge, yemwe bashumba b'abantu banjye, nimwigaragure mu mukungugu. Koko igihe cyanyu cyo kwicwa kirageze, muzatatanywa mumere nk'ikibindi cy'agaciro kijanjaguritse. Abayobozi ntibazabona ubuhungiro, abashumba ntibazabona aho bihisha. Nimwumve amarira y'abayobozi, nimwumve imiborogo y'abashumba, koko Uhoraho yatsembye igihugu cyabo. Igihugu cy'amahoro kizahinduka amatongo, kizahinduka amatongo bitewe n'umujinya ukaze w'Uhoraho. Bagiye nk'intare itaye indiri yayo, igihugu cyabo kizaba umusaka, kizaba umusaka bitewe n'inkota y'umwanzi, bizaterwa n'inkota y'umwanzi n'uburakari bukaze bw'Uhoraho. Yoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda akigera ku ngoma, Uhoraho yabwiye Yeremiya ati: “Hagarara mu rugo rw'Ingoro yanjye, maze ubwire aya magambo abantu bose baturutse mu mijyi y'u Buyuda, baje gusengera muri iyi Ngoro. Ubabwire ibyo nagutegetse byose ntugire ijambo na rimwe usiga. Ahari bazumva bareke imigenzereze yabo mibi, bityo nanjye nzareka umugambi nari mfite wo kubateza ibyago, mbaziza n'ibikorwa byabo bibi. “Uzababwire ko Uhoraho avuze ati: ‘Nimutanyumvira ngo mukurikize Amategeko nabahaye, nimutumva amagambo y'abagaragu banjye b'abahanuzi ntahwemye kubatumaho nubwo mutayitayeho, iyi Ngoro nzayigenza nk'uko nagenje Shilo, n'uyu mujyi uhinduke ikivume mu mahanga yose yo ku isi.’ ” Abatambyi n'abahanuzi na rubanda rwose bumva Yeremiya avugira ayo magambo mu Ngoro y'Uhoraho. Akimara kuvuga amagambo yose Uhoraho yamutegetse kubwira abantu bose, abatambyi n'abahanuzi na rubanda baramusumira bavuga bati: “Ugomba gupfa byanze bikunze. Ni iki gitumye uhangara kuvuga ko Uhoraho agutumye guhanura ko iyi Ngoro izamera nka Shilo, n'uyu mujyi ugahinduka amatongo n'ikidaturwa?” Nuko abantu bose bakikiza Yeremiya mu Ngoro y'Uhoraho. Abayobozi b'u Buyuda bumvise ibyabaye bajya mu Ngoro y'Uhoraho, bicara ku Irembo rishya ry'Ingoro y'Uhoraho. Abatambyi n'abahanuzi babwira abayobozi na rubanda rwose bati: “Uyu muntu akwiye gupfa, kuko yahanuriye nabi uyu mujyi nk'uko namwe mwabyiyumviye.” Nuko Yeremiya abwira abayobozi bose na rubanda rwose ati: “Uhoraho yantumye guhanura iby'iyi Ngoro n'uyu mujyi, nk'uko mumaze kubyumva byose. None rero nimuhindure imigenzereze yanyu n'ibikorwa byanyu, bityo Uhoraho azisubiraho ye kubateza ibyago yari yagambiriye. Naho jye ndi mu maboko yanyu, mungenze uko mushaka mukurikije ukuri. Nyamara mumenye yuko nimunyica muzaba mumennye amaraso y'intungane, bityo muzaba mwikururiye umuvumo, muwukururiye n'uyu mujyi n'abawutuye. Koko rero Uhoraho ni we wantumye kubabwira ibi byose ngo mubyumve.” Abayobozi na rubanda rwose babwira abatambyi n'abahanuzi bati: “Uyu muntu ntakwiriye kwicwa, kuko yatubwiye mu izina ry'Uhoraho Imana yacu.” Nuko bamwe mu bakuru b'imiryango barahaguruka babwira abantu bose bateraniye aho bati: “Ku ngoma ya Hezekiya umwami w'u Buyuda, umuhanuzi Mika w'i Moresheti yabwiye abantu bose bo mu Buyuda ibyavuzwe n'Uhoraho Nyiringabo ati: ‘Siyoni izahinduka nk'intabire, Yeruzalemu izahinduka amatongo, umusozi wubatsweho Ingoro y'Uhoraho uzahinduka ishyamba.’ “None se Hezekiya umwami w'u Buyuda na rubanda rwose hari ubwo bishe Mika? Reka da! Ahubwo Hezekiya yatinye Uhoraho amusaba imbabazi, bityo Uhoraho yisubiraho ntiyabateza ibyago yari yagambiriye. Nyamara tugiye kwiteza ibyago bikomeye.” Habayeho undi muntu wahanuye mu izina ry'Uhoraho. Uwo muntu yitwaga Uriya mwene Shemaya wo mu mujyi wa Kiriyati-Yeyarimu, yahanuye ibyerekeye uyu mujyi n'iki gihugu avuga nk'uko Yeremiya yabivuze. Umwami Yoyakimu n'ingabo ze zose n'ibyegera bye bumvise ibyo Uriya yavuze, bashaka kumwica. Nyamara Uriya abyumvise agira ubwoba ahungira mu Misiri. Nuko Yoyakimu yohereza Elinatani mwene Akibori n'abandi bantu mu Misiri, bamuvanayo bamushyikiriza Yoyakimu. Umwami amwicisha inkota, umurambo we ushyingurwa mu irimbi rya rubanda. Nyamara Yeremiya we yari arinzwe na Ahikamu mwene Shafani, ntiyagabizwa abashakaga kumwica. Sedekiya mwene Yosiya umwami w'u Buyuda akigera ku ngoma, Uhoraho yabwiye Yeremiya ati: “Hambira imizigo y'ingiga z'ibiti maze uyiheke ku bitugu, hanyuma iyo mizigo uyoherereze umwami wa Edomu n'uwa Mowabu, n'umwami w'Abamoni n'uwa Tiri n'uwa Sidoni. Uzayishyira intumwa zabo zaje i Yeruzalemu kwa Sedekiya umwami w'u Buyuda. Uzazitume kuri ba shebuja ko Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli avuze ati: ‘Ni jye waremye isi n'abantu n'inyamaswa biyiriho, nabiremye nkoresheje imbaraga n'ububasha, mbiha uwo nshaka. None rero ibi bihugu byose mbyeguriye umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, mweguriye n'inyamaswa zose ngo zimuyoboke. Amahanga yose azamuyoboka we n'umwana we n'umwuzukuru we kugeza igihe igihugu cye kizatsindwa, hanyuma we n'abantu be bazaba inkoreragahato z'amahanga menshi n'abami bakomeye. “ ‘Nihagira igihugu cyangwa ubwami byanga kuyoboka Nebukadinezari umwami wa Babiloniya bikanga kumwumvira, nzabihanisha inkota n'inzara n'icyorezo, kugeza ubwo nzabatsemba nkoresheje imbaraga ze. “ ‘None rero ntimugatege amatwi abahanuzi banyu, cyangwa abaterekera cyangwa abashitsi, cyangwa abacunnyi cyangwa abapfumu bababwira ko mutazigera muyoboka umwami wa Babiloniya. Ibyo babahanurira ni ibinyoma, bizatuma mujyanwa kure y'igihugu cyanyu. Koko rero nzabamenesha maze murimbuke. Nyamara nihagira abantu bayoboka umwami wa Babiloniya bakamukorera, nzabagumisha mu gihugu cyabo bagihinge kandi bagituremo.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze. Jyewe Yeremiya amagambo nk'aya nayabwiye Sedekiya umwami w'u Buyuda nti: “Nimuyoboke umwami wa Babiloniya, mumukorere we n'abantu be bityo mubeho. Kuki wowe n'abantu bawe mwakwicwa n'intambara n'inzara n'icyorezo, nk'uko Uhoraho yabigambiriye ku gihugu cyose kizanga kuyoboka umwami wa Babiloniya? None rero ntimugatege amatwi amagambo y'abahanuzi bababwira bati: ‘Ntimuzayoboke umwami wa Babiloniya, kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma.’ Uhoraho aravuga ati: ‘Ntabwo nigeze mbatuma. Ibyo bahanura mu izina ryanjye ni ibinyoma, bityo nzabamenesha maze murimbuke, mwebwe n'abahanuzi babahanurira ibinyoma.’ ” Hanyuma nabwiye abatambyi n'abantu bose nti: “Uhoraho aravuze ati: ‘Ntimutege amatwi abahanuzi babahanurira ngo ibikoresho byo mu Ngoro byajyanywe i Babiloni bizagarurwa vuba. Ibyo babahanurira ni ibinyoma. Ntimukabatege amatwi, ahubwo muzayoboke Umwami wa Babiloniya maze mubeho. Kuki umurwa wagomba guhinduka amatongo?’ “Nyamara niba abo ari abahanuzi koko bakaba bafite Ijambo ry'Uhoraho, nibatakambire Uhoraho Nyiringabo maze ibikoresho byasigaye mu Ngoro ye no mu ngoro y'umwami w'u Buyuda n'i Yeruzalemu, bitajyanwa muri Babiloniya. “Dore ibyo Uhoraho Nyiringabo avuga ku byerekeye inkingi n'ikizenga n'ibigare, n'ibindi bikoresho byasigaye muri uyu mujyi. Ibyo ni ibikoresho Nebukadinezari umwami wa Babiloniya atasahuye, igihe ajyanye Yekoniya mwene Yoyakimu umwami w'u Buyuda ho umunyago, amuvanye i Yeruzalemu akamujyana i Babiloni. Yamujyanye hamwe n'abanyacyubahiro bose bo mu Buyuda n'ab'i Yeruzalemu. Nuko rero nimwumve icyo Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli avuga ku byerekeye ibikoresho byasigaye mu Ngoro y'Uhoraho, no mu ngoro y'umwami w'u Buyuda i Yeruzalemu. Bizajyanwa i Babiloni bigumeyo kugeza igihe nzabigarurira aha hantu.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Mu kwezi kwa gatanu k'umwaka wa kane Sedekiya umwami w'u Buyuda ari ku ngoma, muri uwo mwaka ni bwo umuhanuzi Hananiya mwene Azuri ukomoka i Gibeyoni yabwiriye Yeremiya mu Ngoro y'Uhoraho, imbere y'abatambyi na rubanda rwose ati: “Ibi ni byo Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli avuze: nkuyeho agahato k'umwami wa Babiloniya. Mu myaka ibiri nzagarura aha hantu ibikoresho byose byo mu Ngoro y'Uhoraho, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yanyaze akabijyana i Babiloni. Nzagarura kandi Yoyakini mwene Yoyakimu umwami w'u Buyuda, hamwe n'Abayuda bose bajyanywe ho iminyago muri Babiloniya. Koko rero nzakuraho agahato k'umwami wa Babiloniya.” Hanyuma umuhanuzi Yeremiya asubiriza umuhanuzi Hananiya imbere y'abatambyi, n'imbere ya rubanda rwose bari mu Ngoro y'Uhoraho ati: “Icyampa ngo Uhoraho asohoze ibyo uhanuye, maze agarure aha hantu ibikoresho byo mu Ngoro ye biri i Babiloni, n'abantu bose bajyanywe ho iminyago. Nyamara umva icyo nkubwira wowe na rubanda rwose. Abahanuzi batubanjirije bahanuye ko ibihugu byinshi n'ubwami bukomeye, bizatsembeshwa inkota n'ibyago n'icyorezo. Nyamara umuhanuzi uhanura ibyerekeye amahoro, azemerwa ko ari umunyakuri watumwe n'Uhoraho igihe ibyo ahanuye ari impamo.” Nuko umuhanuzi Hananiya afata wa muzigo wari ku bitugu by'umuhanuzi Yeremiya, arawusandaza. Maze Hananiya avugira imbere ya rubanda ati: “Uhoraho aravuze ati: ‘Nguko uko nzakuraho agahato Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yakoresheje amahanga yose mu myaka ibiri.’ ” Nuko umuhanuzi Yeremiya arigendera. Umuhanuzi Hananiya amaze gusandaza umuzigo wari ku bitugu bya Yeremiya, Uhoraho abwira Yeremiya ati: “Genda umbwirire Hananiya uti: ‘Wasandaje ingiga z'ibiti nyamara nzazisimbuza iz'ibyuma.’ Dore ibyo Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli avuga: nzashyira ku bitugu by'aya mahanga yose umuzigo w'ibyuma, kugira ngo akorere Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Koko bazamukorera. Nzamuha gutegeka n'inyamaswa.” Nuko umuhanuzi Yeremiya abwira Hananiya ati: “Umva Hananiya we, Uhoraho ntiyigeze agutuma, ahubwo ibyo wijeje aba bantu ni ibinyoma. Ni cyo gituma Uhoraho avuga ati: ‘Dore ngiye kukwica. Uyu mwaka uzapfa kuko woheje abantu kugomera Uhoraho.’ ” Nuko Hananiya apfa mu kwezi kwa karindwi k'uwo mwaka. Uru ni urwandiko umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yeruzalemu, arwoherereza abakuru b'imiryango mu bajyanywe ho iminyago, hamwe n'abatambyi n'abahanuzi na rubanda rwose, Nebukadinezari yatwaye ho iminyago abavanye i Yeruzalemu akabajyana muri Babiloniya. Yeremiya yanditse urwo rwandiko nyuma y'uko Umwami Yoyakini n'umugabekazi, n'ibyegera bye n'abayobozi b'u Buyuda n'aba Yeruzalemu, n'abanyabukorikori n'abanyabugeni bajyanywe ho iminyago bavuye i Yeruzalemu. Urwo rwandiko rwajyanywe na Elasa mwene Shafani na Gemariya mwene Hilikiya, ari bo Sedekiya umwami w'u Buyuda yatumye kuri Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Rwari ruteye rutya: Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli arabwira abantu bose bavuye i Yeruzalemu, bajyanwa ho iminyago muri Babiloniya ati: “Nimwiyubakire amazu muyabemo, nimuhinge imirima murye ibiyezemo. Nimushake abagore mubyare abahungu n'abakobwa, nimushyingire abahungu banyu n'abakobwa banyu, kugira ngo na bo babyare abahungu n'abakobwa. Nimwororoke ntimuzagabanuke. Nimuharanire amahoro y'umujyi nemeye ko mujyanwa mo iminyago. Muzantakambire musabira amahoro uyu mujyi kuko amahoro yawo ari yo yanyu.” Koko rero Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: “Ntimukemere ko abahanuzi banyu n'ababaterekerera babashuka, ntimukite no ku bashitsi banyu. Ibyo babahanurira mu izina ryanjye ni ibinyoma, sinigeze mbatuma.” Uhoraho arakomeza ati: “Nimumara imyaka mirongo irindwi muri Babiloniya, nzabagoboka nsohoze Isezerano ryanjye mbagarure iwanyu. Nzi imigambi mbafitiye. Ni imigambi ibazanira amahoro si ibakururira ibyago, ahubwo ni imigambi ibaha amizero y'igihe kizaza. Nimunsanga mukantakambira mukansenga, nzabumva. Muzanshakashaka mumbone, nimunshaka mubikuye ku mutima. Muzambona maze mbagarure mbavanye aho mwajyanywe ho iminyago, nzabakoranya mbavane mu mahanga yose n'ahantu hose nabatatanyirije, nzabagarura aho nabakuye mujyanwa ho iminyago.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Muravuga muti: “Turi muri Babiloniya, Uhoraho yadutoranyijemo abahanuzi.” Nyamara nimwumve ibyo Uhoraho avuga byerekeye umwami wicaye ku ntebe ya Dawidi, no ku byerekeye abaturage bose b'i Yeruzalemu, ari bo bavandimwe banyu batajyanywe ho iminyago hamwe namwe. Uhoraho Nyiringabo arababwira ati: “Dore ngiye kubatsembesha inkota n'inzara n'icyorezo, nzatuma bamera nk'imbuto z'umutini zaboze zidashobora kuribwa. Nzabakurikirana mbatsembeshe inkota n'inzara n'icyorezo, kugeza ubwo ibihugu byose byo ku isi bizabareba bigatinya. Bazabahindura urw'amenyo kubera ko nzabagira ibivume n'iciro ry'imigani mu mahanga yose nzabatatanyirizamo. Ibi bizababaho kuko batumviye amagambo ntahwemye kubatumaho, nyanyujije ku bagaragu banjye b'abahanuzi. Namwe abo muri Babiloniya ntimwanyitayeho.” Uko ni ko Uhoraho avuze. None rero mwebwe abavuye i Yeruzalemu mujyanywe ho iminyago muri Babiloniya, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho. Uhoraho Nyiringabo Imana ya Isiraheli arabwira Ahabu mwene Kolaya, na Sedekiya mwene Māseya babahanurira ibinyoma mu izina rye ati: “Nzabagabiza Nebukadinezari umwami wa Babiloniya abicire imbere yanyu. Abantu bavanywe mu Buyuda bajyanywe ho iminyago muri Babiloniya, nibashaka kuvuma umuntu bazavuga bati: ‘Uhoraho azakugire nk'uko yagize Sedekiya na Ahabu, abo umwami wa Babiloniya yatwitse.’ Bakoze ikizira muri Isiraheli, basambanyije abagore ba bagenzi babo kandi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye ntabibatumye. Ibyo ndabizi neza kandi ndabihamya.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Ubu ni ubutumwa Uhoraho yampaye ngo mbubwire Shemaya w'i Nehelamu. Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: “Wanditse urwandiko mu izina ryawe, urwoherereza Sefaniya mwene Māseya umutambyi n'abatambyi bose, ndetse n'abantu bose b'i Yeruzalemu. Muri urwo rwandiko wabwiye Sefaniya uti: ‘Uhoraho yakugize umutambyi mu cyimbo cya Yehoyada ngo ube umuyobozi w'Ingoro y'Uhoraho, kugira ngo ushyire ku ngoyi umuntu wese wishajije akigira umuhanuzi ashyirwe muri gereza. None se kuki udahana Yeremiya wa Anatoti wigize umuhanuzi? Dore aherutse kutwandikira hano muri Babiloniya ngo: Muzahamara igihe kirekire. None rero nimwiyubakire amazu mubamo, kandi muhinge imirima murye ibiyezemo.’ ” Nuko umutambyi Sefaniya asomera urwo rwandiko umuhanuzi Yeremiya. Uhoraho abwira Yeremiya ati: “Tuma ku bantu bose bajyanywe ho iminyago uti: ‘Nimwumve ibyo Uhoraho avuga kuri Shemaya w'i Nehelamu, kubera ko Shemaya yabahanuriye ibyo ntamutumye kandi agatuma mwizera ibinyoma. Ngiye kumuhana we n'abamukomokaho. Nta n'umwe mu bamukomokaho uzasigara muri mwe, cyangwa ngo abone ibyiza nzakorera abantu banjye, kubera ko aboshya kungomera.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze. Uhoraho yabwiye Yeremiya ati: “Jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli ndavuze nti: ‘Andika mu gitabo amagambo yose nakubwiye. Dore igihe kiregereje, abantu banjye b'Abisiraheli n'Abayuda bajyanywe ho iminyago, nzabagarura mu gihugu nahaye ba sekuruza maze bongere bagituremo.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze. Uhoraho yabwiye Abisiraheli n'Abayuda ati: “Humvikanye umuborogo uteye ubwoba, n'induru iteye ubwoba itari iy'amahoro. Nimubaririze kandi murebe, mbese hari umugabo uramukwa? Kuki mbona buri mugabo yifashe mu nda nk'umugore uribwa n'ibise? Ndabona buri wese yasuherewe. Mbega ishyano! Ni umunsi uteye ubwoba, ni umunsi utagira undi bihwanye, ni igihe cy'umubabaro w'abakomoka kuri Yakobo, nyamara bazawurokoka.” Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Uwo munsi nugera nzahambura umuzigo bahetse nywuvane ku bitugu byabo, nce imigozi yari iwuhambiriye. Abanyamahanga ntibazabagira inkoreragahato ukundi, ahubwo bazayoboka Uhoraho Imana yabo n'umwami nzabaha ukomoka kuri Dawidi.” Uhoraho aravuga ati: “Rubyaro rw'umugaragu wanjye Yakobo, mwitinya, rubyaro rwa Isiraheli, mwikangarana. Nzabakiza mbavane mu mahanga ya kure yabajyanye ho iminyago. Rubyaro rwa Yakobo, muzagaruka mugire amahoro, muzishyira mwizane nta wubatera ubwoba. Koko ndi kumwe namwe kugira ngo mbakize, nzatsemba amahanga yose nabatatanyirijemo, nyamara mwebwe sinzabatsemba burundu. Sinzabura kubahana ariko nzaca inkoni izamba.” Uhoraho aravuga ati: “Ibyago byanyu ntibishira, ibikomere byanyu ntibikira. Nta muntu n'umwe ubitaho, ubusanzwe ibikomere bikwiye umuti, nyamara ibyanyu ntibigira umuti. Incuti zanyu zose zarabibagiwe, zarabibagiwe ntizikibitayeho, koko nabahannye nk'uhana umwanzi. Nabahannye nihanukiriye kubera ibicumuro byanyu bikabije, narabahannye kubera ibyaha byanyu byinshi. Kuki mutakishwa n'ibyaha byanyu? Ububabare bwanyu ntibukira, ibicumuro byanyu birakabije, ibyaha byanyu ni byinshi, ni cyo cyatumye mbahana. Abagambiriye kubatsemba na bo bazatsembwa, abanzi banyu bose bazajyanwa ho iminyago, ababanyaga ibyanyu na bo bazanyagwa, ababasahura na bo nzabasahura. Nzatuma mugarura ubuyanja, nzavura ibikomere byanyu, nubwo abanzi banyu bavuga bati: ‘Siyoni ni igicibwa nta wuyitayeho.’ ” Uhoraho aravuga ati: “Nzagarura abakomoka kuri Yakobo mu gihugu cyabo, nzagirira impuhwe imiryango yabo, wa murwa uzongera kubakwa mu matongo yawo. Ingoro ya cyami izubakwa aho yari iri. Aho ni ho bazaririmbira indirimbo zo gushima Imana, bazaharirimbira indirimbo z'umunezero. Nzagwiza umubare wabo ntibazagabanuka, nzabahesha icyubahiro ntibazasuzugurwa. Ababakomokaho bazasubizwa uburenganzira bahoranye, umuryango wabo uzakomera imbere yanjye, nzahana ababakandamiza bose. Umuyobozi wabo azava muri bo, umutware wabo azabakomokamo, nzamwigiza hafi yanjye anyegere, koko nta watinyuka kunyegera ntamwiyegereje. Muzaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yanyu.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Dore haje inkubi y'umuyaga, ni yo burakari bw'Uhoraho, bumeze nka serwakira yikaraga ku mitwe y'abagome. Uburakari bukaze bw'Uhoraho ntibuteze gushira, ntibuzashira adashohoje umugambi we, ibyo muzabisobanukirwa hanyuma. Uhoraho aravuga ati: “Igihe nikigera nzaba Imana y'imiryango yose y'Abisiraheli, na bo bazaba abantu banjye.” Uhoraho arakomeza ati: “Abisiraheli bacitse ku icumu nabagiriye impuhwe, nazibagiriye ubwo bari mu butayu, bityo nabahaye ikiruhuko.” Mu gihe cyashize Uhoraho yaratwigaragarije avuga ati: “Nabakunze urukundo rudashira, narabiyegereje mbigiranye impuhwe. Isiraheli we, nzakubaka bundi bushya, uzasubirana ingoma zawe uzivuze, uzagenda ubyina hamwe n'abanezerewe. Uzongera utere imizabibu ku misozi y'i Samariya, abazayihinga ni bo bazarya imbuto zayo. Koko rero igihe kirageze, igihe kirageze abarinzi bagiye kurangururira ku misozi ya Efurayimu, bazarangurura bavuga bati: ‘Nimuze tujye i Siyoni, nimuze dusange Uhoraho Imana yacu.’ ” Uhoraho aravuze ati: “Rubyaro rwa Yakobo, nimuririmbe munezerwe, nimurangurure mwishimira ko Isiraheli isumbye amahanga. Nimutangaze munezerewe muti: ‘Uhoraho kiza abantu bawe, kiza abasigaye ba Isiraheli.’ Ngiye kubavana mu gihugu cy'amajyaruguru, nzabakorakoranya bose mbakuye ku mpera z'isi. Hazaba harimo impumyi n'ibirema, abagore batwite n'ababyaye, bazagaruka ari benshi cyane. Bazagaruka barira bantakambira, nzabayobora mbahumuriza. Nzabanyuza hafi y'imigezi, nzabanyuza mu nzira itarimo inzitizi. Nzayibanyuzamo kuko ndi Umubyeyi wa Isiraheli, koko Efurayimu ni impfura yanjye.” Mwa mahanga mwe, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho, nimuryamamaze mu bihugu bya kure muti: “Uwatatanyije Abisiraheli ni we uzabakoranya, azabarinda nk'uko umushumba aragira umukumbi we. Koko Uhoraho yacunguye urubyaro rwa Yakobo, yabagobotoye mu maboko y'abanyambaraga. Bazaza baririmbana ibyishimo ku musozi Siyoni, bazishimira ineza y'Uhoraho. Bazishimira ingano na divayi n'amavuta, bazishimira amatungo magufi n'amaremare. Bazaba nk'umurima uvomererwa, ntibazongera kubabara ukundi. Abakobwa b'inkumi bazanezerwa babyine, abasore n'abasaza bazidagadura. Koko amaganya yabo nzayahindura umunezero, nzabahumuriza, umubabaro nywuhindure ibyishimo. Abatambyi nzabahaza ibinure, abantu banjye nzabahaza ibyiza.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Uhoraho aravuga ati: “Induru yumvikaniye i Rama, humvikanye n'amarira n'umuborogo mwinshi, Rasheli araririra abana be, yanze guhozwa kuko batakiriho.” Nyamara Uhoraho aravuga ati: “Rekera aho kurira wihanagure amarira, koko imirimo yawe nzayiguhembera, abana bawe bazagaruka bavuye mu gihugu cy'abanzi. Hari ibyiringiro ku mibereho yawe y'igihe kizaza, abana bawe bazagaruka mu gihugu cyabo. Numvise amaganya y'urubyaro rwa Efurayimu bagira bati: ‘Waraduhannye turabyemera, waduhannye nk'uhana ikimasa kitatojwe kumvira. Tugarure tuzakugarukira, koko uri Uhoraho Imana yacu. Twari twarakwimūye none turihannye, tumaze kumenya ikosa ryacu twisubiyeho. Twakozwe n'isoni twicisha bugufi, tugarutswe n'ibyo twakoze mu buto bwacu.’ Urubyaro rwa Efurayimu ni abana nkunda, ni abana banjye natonesheje. Iyo bibaye ngombwa ndabahana, ndabahana nubwo mbahoza ku mutima. Nkomeza kubakunda, sinakwihanganira kutabagirira impuhwe.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Nimwishyirireho ibimenyetso ku nzira, nimuyishingeho ibyapa bibayobora, nimuzirikane inzira ngari mwanyuzemo. Rubyaro rwa Isiraheli, nimugaruke, nimusubire mu mijyi yanyu. Muzashidikanya kugeza ryari, muzageza ryari rubyaro rwa Isiraheli rwigometse? Dore Uhoraho agiye kurema ikintu gishya ku isi: umugore ni we uzarinda umugabo. Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuga ati: “Nimara kubagarura mu gihugu cyabo, abantu bo mu Buyuda no mu mijyi bazongera bavuge bati: ‘Uhoraho nabahe umugisha, nawuhe Ingoro yamweguriwe, nawuhe umusozi yitoranyirije.’ “Abantu bo mu Bayuda no mu mijyi yaho yose, abahinzi n'abashumba bazatura hamwe. Nzahembura abishwe n'inyota, nzaramira abishwe n'inzara.” Nyuma y'ibyo narakangutse menya ko nasinziriye neza. Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera, ubwo nzagwiza abantu n'amatungo mu gihugu cya Isiraheli n'icy'u Buyuda. Nk'uko nitaye ku kurandurwa, ku ihirikwa no ku irimburwa ryabo, ni na ko nzita ku iyubakwa ryabo no gukomera kwabo. Icyo gihe abantu ntibazongera kuvuga bati: ‘Ababyeyi bariye imizabibu isharira, amenyo y'abana babo arangirika.’ Ahubwo buri wese azapfa azize icyaha cye, kandi umuntu wese urya imizabibu isharira amenyo ye azangirika.” Uhoraho aravuga ati: “Dore igihe kigiye kugera ngirane Isezerano rishya n'Abisiraheli n'Abayuda. Ntabwo rizaba rimeze nk'irya kera nagiranye na ba sekuruza igihe nabafataga akaboko nkabavana mu Misiri, kuko bo bishe Isezerano ryanjye nubwo ndi umuyobozi wabo. Ni jye Uhoraho ubivuze. Noneho ngiri Isezerano nzagirana n'Abisiraheli nyuma y'icyo gihe: nzabacengezamo amategeko yanjye nyandike mu mitima yabo, nzaba Imana yabo na bo bazaba abantu banjye. Ntawe uzongera kwigisha mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ati: ‘Menya Uhoraho’, kuko bose bazamenya uhereye ku muto ukageza ku mukuru. Nzabababarira ibicumuro byabo kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.” Uhoraho ategeka izuba ngo ribe urumuri rw'amanywa, ategeka ukwezi n'inyenyeri ngo bimurike nijoro. Atuma inyanja yihinduriza n'umuraba ugahorera, uwo ni we Uhoraho Nyiringabo. Uhoraho aravuga ati: “Niba aya mateka aramutse atabayeho, Isiraheli na yo ntizongera kubaho iteka ryose. Niba ijuru rishobora gupimwa, niba imfatiro z'isi zamenyekana, nanjye nzatererana Abisiraheli bose mbaryoza ibyo bakoze.” Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera, ubwo uyu mujyi wa Yeruzalemu uzongera kunyubakirwa, uhereye ku Munara wa Hananēli ukageza ku Irembo ry'Inguni. Umugozi wo gupimisha uzongera kuramburwa kugera ku musozi wa Garebu, ukomeze uzenguruke i Gowa. Akabande kose gahambwamo abapfu kakajugunywamo n'imyanda, n'imirima yose yegereye akagezi ka Kedironi kugeza ku nguni y'Irembo ry'Amafarasi rigana iburasirazuba, aho hose hazegurirwa Uhoraho. Umurwa ntuzongera kwangizwa cyangwa gusenywa ukundi.” Ijambo ry'Uhoraho ryageze kuri Yeremiya mu mwaka wa cumi Sedekiya ari ku ngoma mu Buyuda, ari wo mwaka wa cumi n'umunani w'ingoma ya Nebukadinezari. Icyo gihe ingabo z'umwami wa Babiloniya zari zigose Yeruzalemu, n'umuhanuzi Yeremiya yari afungiye mu rugo rwa gereza yari mu ngoro y'umwami w'u Buyuda. Sedekiya umwami w'u Buyuda yari yarafunze Yeremiya amuhora ibyo yahanuye ngo Uhoraho yavuze ati: “Uyu mujyi ngiye kuwugabiza umwami wa Babiloniya awufate. Sedekiya umwami w'u Buyuda ntazava mu nzara z'Abanyababiloniya, ahubwo azagabizwa umwami wabo. Bazavugana imbonankubone. Uwo mwami azajyana Sedekiya i Babiloni, agumeyo kugeza ubwo Uhoraho azasuzuma ibye. Nubwo Sedekiya yarwana n'Abanyababiloniya ntateze gutsinda.” Yeremiya aravuga ati: “Uhoraho yambwiye ngo: Hanamēli mwene data wacu Shalumu agiye kugusanga akubwire ati: ‘Gura umurima wanjye uri Anatoti kuko ari wowe muvandimwe wa bugufi ufite uburenganzira bwo kuwugura.’ ” Nuko nk'uko Uhoraho yabivuze, Hanamēli mwene data wacu ansanga mu rugo rwa gereza arambwira ati: “Ndagusabye ngo ugure umurima wanjye uri Anatoti mu ntara y'Ababenyamini, kuko ari wowe ufite uburenganzira bwo kuwucungura no kuwutunga, none wigurire.” Ubwo menya ko ari Ijambo ry'Uhoraho. Bityo ngura umurima wa Hanamēli mwene data wacu, umurima wari Anatoti, mwishyura ibikoroto cumi na birindwi by'ifeza. Nandika icyemezo cy'ubuguzi ngiteraho kashe imbere y'abagabo, maze iyo feza nyipima ku minzani. Hanyuma njyana cya cyemezo cyari giteyeho kashe, ari na cyo cyari gikurikije amategeko, mfata n'ikindi cyemezo kitariho kashe. Ibyo byemezo byombi mbiha Baruki mwene Neriya mwene Mahaseya. Mbimuhera imbere ya mwene data wacu Hanamēli n'abagabo bari bashyize umukono kuri icyo cyemezo, n'imbere y'Abayuda bose bari bicaye mu rugo rwa gereza. Mbwirira Baruki imbere yabo nti “Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: ‘Jyana ibi byemezo byombi by'ubuguzi, igiteye kashe n'ikitariho kashe, maze ubibike mu kibindi cy'ibumba kugira ngo bizamare igihe kirekire.’ ” Koko Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: “Amazu n'imirima hamwe n'imizabibu, bizongera kugurwa muri iki gihugu.” Namaze guha Baruki mwene Neriya icyemezo cy'ubuguzi ndasenga nti: “Nyagasani Uhoraho, waremesheje ijuru n'isi ububasha bwawe bukomeye, nta kintu na kimwe cyakunanira. Wagaragarije abantu benshi ko ubakunda, nyamara uhana abana ubaziza ibicumuro by'ababyeyi babo. Ni wowe Mana ikomeye kandi ishobora byose. Uhoraho Nyiringabo ni ryo zina ryawe. Imigambi yawe irakomeye n'ibyo ukora biratangaje. Wita ku migenzereze yose y'abantu maze ukabahemba ukurikije imyifatire yabo n'ibikorwa byabo. “Kera wakoreye ibimenyetso n'ibitangaza mu gihugu cya Misiri, ndetse no muri iki gihe uracyabikora, haba mu Bisiraheli cyangwa mu mahanga yose. Ibyo byatumye uba ikirangirire kugeza n'ubu. Wakuye ubwoko bwawe bw'Abisiraheli mu Misiri ubikoresheje ibimenyetso n'ibitangaza, wagaragaje imbaraga zawe n'ubushobozi bwawe biteye ubwoba. Wabahaye iki gihugu wari wararahiye ko uzaha ba sekuruza, igihugu gitemba amata n'ubuki. Baraje baracyigarurira, nyamara ntibakumvira ngo bakurikize Amategeko yawe. Ntibakoze ibyo wabategetse byose, bityo ubateza biriya byago byose. “Dore Abanyababiloniya bazengurukije umurwa ibirundo by'ibitaka kugira ngo bawutere. None kubera inkota n'inzara n'icyorezo, bagiye gufata umurwa. Koko rero iryo wavuze ryaratashye nk'uko nawe ubyirebera. Nyamara Nyagasani Uhoraho ni wowe wambwiye uti: ‘Shaka ifeza wigurire umurima kandi ubitorere abagabo.’ None dore umurwa ugiye kwigarurirwa n'Abanyababiloniya.” Uhoraho yongera kubwira Yeremiya ati: “Ndi Uhoraho Imana y'abantu bose, nta cyananira.” Noneho rero Uhoraho aravuga ati: “Uyu mujyi ngiye kuwugabiza Abanyababiloniya na Nebukadinezari umwami wabo, kandi bazawigarurira. Abanyababiloniya bagose uyu mujyi bazawinjiramo bawutwike. Bazatwika n'amazu abantu batambiragamo ibitambo bya Bāli hejuru yayo, bakahaturira izindi mana amaturo asukwa ku buryo bandakaza. “Kuva mu buto bwabo Abisiraheli n'Abayuda bakoze ibibi gusa, ndetse nta kindi Abisiraheli bakoze uretse kundakaza kubera ibigirwamana. Kuva uyu mujyi wubakwa kugeza ubu, abawutuyemo barandakaje none niyemeje kuwurimbura, kubera ibibi byose bikorwa n'Abisiraheli n'Abayuda, n'abami babo n'abayobozi babo, n'abatambyi babo n'abahanuzi babo, n'abantu bo mu Buyuda n'abaturage b'i Yeruzalemu ku buryo bandakaza. Banteye umugongo nubwo ntahwemye kubigisha, ntibanteze amatwi ngo bakurikize inyigisho zanjye. Ahubwo Ingoro yanyeguriwe bayishyizemo ibigirwamana byabo biteye ishozi, barayihumanya. Bubatse ahasengerwa Bāli mu kabande ka Hinomu, batambira ikigirwamana Moleki abahungu babo n'abakobwa babo, kandi ntarigeze mbibategeka cyangwa ngo ntekereze ko bakora ikibi nk'icyo kiyobya Abayuda.” None rero Uhoraho Imana y'Abisiraheli aravuga ati: “Yeremiya we, aba bantu baravuga ko uyu mujyi uzagabizwa umwami wa Babiloniya, akawutsembesha inkota n'inzara n'icyorezo. Ngiye kubakoranyiriza hamwe mbavane mu bihugu byose nabatatanyirijemo, kubera uburakari n'umujinya bikomeye nabagiriye. Nzabagarura aha hantu bahature mu mahoro asesuye. Bazaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yabo. Nzabaha guhuza imigambi n'ibitekerezo bitume bahora banyubaha, kugira ngo bamererwe neza bo ubwabo n'abazabakomokaho. Nzagirana na bo Isezerano rihoraho, sinzareka kubagirira neza. Nzabatoza kunyubaha kugira ngo batazanyimūra. Nzashimishwa no kubagirira neza mbahe no gukomera muri iki gihugu, nzabikora mbikuye ku mutima. “Nk'uko nateje aba bantu ibi byago byose bikomeye, ni ko nzabaha ibyiza byose nabasezeranyije. Muri iki gihugu muvuga ko ari ikidaturwa, ntikibemo abantu n'amatungo kuko cyagabijwe Abanyababiloniya, imirima izongera igurwe. Imirima izagurwa ifeza, handikwe ibyemezo biterweho kashe, bigire abagabo bo kubihamya. Ibi bizakorwa mu ntara y'Ababenyamini no mu nsisiro zikikije Yeruzalemu, no mu mijyi y'u Buyuda n'iyo mu misozi miremire, n'iyo mu misozi migufi y'iburengerazuba no mu majyepfo, kuko nzatuma bagarura ubuyanja.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Igihe Yeremiya yari akiri mu rugo rwa gereza, Uhoraho yongeye kuvugana na we. Uhoraho waremye isi akayitunganya kandi akayishyira mu mwanya wayo aravuga ati: “Ntabaza nzagutabara nkwereke ibintu bitangaje kandi bihishwe, utigeze umenya. Koko rero ibi ni byo Uhoraho Imana y'Abisiraheli avuga ku byerekeye amazu yo muri uyu mujyi n'ingoro z'abami b'u Buyuda byashenywe, kugira ngo babone uko barwanya aburirira ku birundo by'ibitaka bitwaje inkota. Bashatse kurwanya Abanyababiloniya, nyamara ibyo byatumye uyu mujyi wuzura imirambo y'abo nicishije uburakari bwanjye. Bityo uyu mujyi nywutera umugongo kubera ubugome bw'abawutuye. “Nubwo bimeze bityo nzita kuri uyu mujyi n'abawutuye, nzabaha ubuzima kandi mbahe amahoro asesuye n'umutekano. Nzagarura Abayuda n'Abisiraheli bajyanywe ho iminyago, nzabasubiza imibereho bahoranye. Nzabahanaguraho ibyaha byose bankoreye kandi nzabababarira ibyaha byabo n'ubugome bwabo. Yeruzalemu izatuma nezerwa, izampesha ikuzo n'icyubahiro mu mahanga yose yo ku isi. Ayo mahanga niyumva ibyiza byose nakoreye abatuye Yeruzalemu, azagira ubwoba ahinde umushyitsi bitewe n'amahoro mpaye uyu mujyi.” Uhoraho aravuga ati: “Muravuga muti: ‘Aha hantu hameze nk'ikidaturwa, ntihaba abantu n'amatungo.’ Ni koko mu mijyi y'u Buyuda no mu mayira y'i Yeruzalemu ntiharangwa abantu n'amatungo, nyamara hazongera kumvikana amajwi y'ibyishimo n'umunezero, n'amajwi y'umukwe n'ay'umugeni, n'amajwi y'abazana ibitambo byo kunshimira mu Ngoro yanjye baririmba bati: ‘Nimushimire Uhoraho Nyiringabo kuko agira neza, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.’ “Koko rero iki gihugu nzagisubiza imibereho cyahoranye.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Muri iki gihugu kimeze nk'ikidaturwa, ntikibemo abantu n'amatungo, kizongera kigire inzuri abashumba baragiramo imikumbi yabo. Mu mijyi yubatswe mu misozi miremire no mu misozi migufi y'iburengerazuba, mu mijyi yo mu majyepfo no mu ntara y'Ababenyamini, mu nsisiro zikikije Yeruzalemu no mu mijyi y'u Buyuda, abashumba bazongera babare amatungo yabo.” Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera nsohoze Isezerano nagiriye Abisiraheli n'Abayuda. Icyo gihe nzatoranya umwami w'intungane mu rubyaro rwa Dawidi, azaharanira ukuri n'ubutungane mu gihugu. Icyo gihe u Buyuda buzarokoka na Yeruzalemu ibe mu mutekano. Yeruzalemu izahimbwa ngo ‘Uhoraho ni we Murengezi wacu.’ ” Uhoraho aravuga ati: “Ntihazigera habura uwo mu rubyaro rwa Dawidi uzaba umwami w'Abisiraheli. Ntihazabura kandi abatambyi bo muryango wa Levi, bazampora imbere batamba ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'amaturo y'ibinyampeke n'ibindi bitambo bya buri munsi.” Uhoraho abwira Yeremiya ati: “Niba mudashobora kwica Isezerano nashyizeho ryerekeye ijoro n'amanywa ngo bitabaho nk'uko nabigennye, ni na ko mudashobora kwica Isezerano nagiranye n'umugaragu wanjye Dawidi, ko hatazigera habura mu rubyaro rwe uzaba umwami, kandi ko mu muryango wa Levi hatazabura abatambyi bo kunkorera. Nk'uko inyenyeri n'umusenyi wo ku nyanja bidashobora kubarurwa, ni na ko nzagwiza abakomoka ku mugaragu wanjye Dawidi n'umubare w'abatambyi bakomoka kuri Levi.” Uhoraho abwira Yeremiya ati: “Mbese wumvise ibyo aba bantu bavuga? Baravuga ngo natereranye Abisiraheli n'Abayuda, imiryango ibiri nitoranyirije. Basuzugura ubwoko bwanjye bakabafata nk'aho atari abantu. Jyewe Uhoraho nagiranye Isezerano n'amanywa n'ijoro, nshyiraho n'amategeko agenga ijuru n'isi. Nk'uko nakoze ibyo, ni na ko nzakomeza Isezerano nagiranye n'urubyaro rwa Yakobo n'urw'umugaragu wanjye Dawidi. Nzatoranya umwe wo mu rubyaro rwa Dawidi, kugira ngo ategeke abakomoka kuri Aburahamu na Izaki na Yakobo. Nzagarura abajyanywe ho iminyago mbagirire imbabazi.” Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n'ingabo ze zose, hamwe n'abantu bose bo mu bihugu n'amahanga yose yategekaga, n'ibihugu byose yatwaraga bateye Yeruzalemu n'imijyi yose iyikikije. Icyo gihe Uhoraho yabwiye Yeremiya ati: “Genda ubwire Sedekiya umwami w'u Buyuda uti: ‘Jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli, ngabije uyu mujyi umwami wa Babiloniya kugira ngo awutwike. Nawe Sedekiya ntuzamuva mu nzara, ahubwo azagufata mpiri akujyane iwe. Muzavugana imbonankubone hanyuma ujyanwe i Babiloni.’ None rero wowe Sedekiya umwami w'u Buyuda, umva Ijambo ry'Uhoraho: Ntuzicishwa inkota ahubwo uzisazira amahoro, woserezwe imibavu nka ba sokuruza, abami bakubanjirije ku ngoma. Abantu bazakuririra bavuga bati: ‘Mbega ishyano! Umwami wacu yapfuye.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze. Nuko Yeremiya ageza ubwo butumwa kuri Sedekiya umwami w'u Buyuda i Yeruzalemu, ubwo ingabo z'umwami wa Babiloniya zarwanyaga Yeruzalemu n'imijyi y'u Buyuda ari yo Lakishi na Azeka. Ni yo mijyi ikomeye yonyine yari isigaye mu Buyuda. Umwami Sedekiya yagiranye n'abantu b'i Yeruzalemu amasezerano yo guha inkoreragahato ubwigenge. Uhoraho abwira Yeremiya ati: “Buri wese agomba guha ubwigenge Umuheburayi w'inkoreragahato y'umugore cyangwa umugabo uri iwe. Ntihakagire uhindura inkoreragahato umuvandimwe we w'Umuyuda.” Nuko abayobozi bose na rubanda bari bagiranye ayo masezerano, bemeranywa kureka inkoreragahato z'abagabo cyangwa z'abagore ngo zishyire zizane. Nyamara hanyuma bisubiraho barazigarura bongera kuzikoresha imirimo y'agahato. Uhoraho yongera kubwira Yeremiya ati: “Uku ni ko jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli mvuze: Nagiranye Isezerano na ba sokuruza, mbakura mu Misiri aho bari inkoreragahato. Ndababwira nti: ‘Buri mwaka wa karindwi, umuntu wese ajye aha ukwishyira ukizana umuvandimwe we w'Umuheburayi yagize inkoreragahato mu myaka itandatu. Nyamara ba sokuruza ntibanyumviye ngo babyiteho. Icyakora vuba aha mwarihannye mukora ibinogeye, buri wese yemera guha umuvandimwe we ukwishyira akizana. Ayo masezerano mwayagiriye mu Ngoro yanjye. Nyamara hanyuma mwisubiyeho murantukisha, maze murongera mugarura za nkoreragahato z'abagabo n'abagore mwari mwarahaye kwishyira bakizana mubakoresha agahato.’ ” None rero Uhoraho aravuga ati: “Ntimwanyumviye ngo muhe abavandimwe banyu ukwishyira bakizana. Bityo mwebwe ngiye kubaha ukwishyira mukizana kubakwiye, ari ko kubateza inkota n'icyorezo n'inzara. Nzabagira akabarore imbere y'amahanga yose yo ku isi. “Abantu bishe Isezerano ryanjye, ntibakurikiza amabwiriza yaryo bemereye imbere yanjye. Nzabagenza nk'inyana y'igitambo batemyemo kabiri bakanyura hagati y'ibyo bice byombi. Abayobozi b'Abayuda na Yeruzalemu, n'ibyegera n'abatambyi n'abaturage bose, banyuze hagati y'ibice bibiri by'inyana, nzabagabiza abanzi babo bashaka kubica. Imirambo yabo izaba ibyokurya by'ibisiga n'inyamaswa. Sedekiya umwami w'u Buyuda n'ibyegera bye nzabagabiza abanzi babo bashaka kubica, ndetse nzabagabiza n'ingabo z'umwami wa Babiloniya zari zasubiye inyuma, zireka kubarwanya. Dore ngiye kuzitegeka zigaruke kuri uyu mujyi, zizawurwanye ziwigarurire ziwutwike. Nzatsemba imijyi yo mu Buyuda isigare ari umusaka.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Yoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda akiri ku ngoma, Uhoraho yabwiye Yeremiya ati: “Jya ku Barekabu, ubazane ubashyire mu cyumba kimwe cy'Ingoro yanjye maze ubazimanire divayi.” Ndagenda nzana Yāzaniya mwene Yeremiya mwene Habasiniya, nzana n'abavandimwe be bose n'abahungu be bose n'abandi b'umuryango wa Rekabu bose. Mbageza ku Ngoro y'Uhoraho, mu cyumba cya bene Hanani mwene Igidaliya umuntu w'Imana. Icyo cyumba cyari iruhande rw'icy'abayobozi, kikaba no hejuru y'icya Māseya mwene Shalumu warindaga Ingoro. Nuko nzana ibibindi byuzuye divayi, nzana n'ibikombe mbishyira imbere y'abo Barekabu ndababwira nti: “Ngiyo Divayi nimunywe.” Nyamara baransubiza bati: “Ntabwo tunywa inzoga, kuko sogokuruza Yonadabu mwene Rekabu yadutegetse ati: ‘Mwebwe n'abazabakomokaho ntimuzigera munywa inzoga. Ntimuzubake amazu, ntimuzabibe imbuto cyangwa ngo muhinge imizabibu. Ntimugomba gukora ibyo byose ahubwo muzabe mu mahema igihe cyose muzabaho. Bityo muzaramira mu gihugu murimo nk'abimukira.’ Nuko rero twumviye ibyo sogokuruza Yonadabu mwene Rekabu yadutegetse byose. Ntitunywa inzoga twebwe n'abagore bacu n'abahungu bacu n'abakobwa bacu. Ntitwubaka amazu, nta mizabibu cyangwa imirima tugira, ntitubiba n'imbuto. Twibera mu mahema, twumviye ibyo sogokuruza Yonadabu yadutegetse. Nyamara igihe Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yateraga iki gihugu twaravuze tuti: ‘Reka twigire i Yeruzalemu duhunge ingabo z'Abanyababiloniya n'iz'Abanyasiriya.’ Ni yo mpamvu dutuye i Yeruzalemu.” Itegeko ryo kutanywa divayi Yonadabu mwene Rekabu yahaye abana be bararikurikije. Kugeza n'uyu munsi ntabwo banywa divayi kubera ko bumviye itegeko rya sekuruza. Nyamara jye sinahwemye kuvugana namwe, ariko ntimwigeze mwita ku byo mbabwira. Sinahwemye kubatumaho abagaragu banjye b'abahanuzi, ngo babwire buri wese muri mwe areke imigenzereze ye mibi, avugurure imikorere ye, areke kuyoboka izindi mana. Nimugenza mutyo muzatura mu gihugu nabahaye, mwebwe na ba sokuruza. Nyamara ntimwigeze mubyitaho ngo munyumvire. Bene Yonadabu mwene Rekabu bumviye icyo sekuruza yabategetse, nyamara mwebwe ntimwanyumviye.’ Ni cyo gituma Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli avuga ati: ‘Dore ngiye guteza abantu bo mu Buyuda n'ab'i Yeruzalemu ibyago byose nagambiriye, kubera ko nababwiye bakica amatwi, nabahamagara bakaninira.’ ” Nuko Yeremiya abwira abakomoka kuri Rekabu ati: “Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: ‘Kubera ko mwumviye itegeko rya sokuruza Yonadabu mugakomeza amabwiriza ye, kandi mugakora ibyo yabategetse byose, Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ngo Yonadabu mwene Rekabu ntazabura umwe mu bamukomokaho uzanyoboka iteka ryose.’ ” Mu mwaka wa kane Yoyakimu mwene Yosiya ari ku ngoma mu Buyuda, Uhoraho yabwiye Yeremiya ati: “Fata umuzingo w'igitabo, wandike amagambo yose nakubwiye yerekeye Abisiraheli n'Abayuda n'amahanga yose, guhera ku ngoma y'Umwami Yosiya ubwo natangiye kuvugana nawe kugeza uyu munsi. Ahari Abayuda nibumva ibyago ngambiriye kubateza bazihana, bareke imigenzereze yabo mibi maze mbababarire ibicumuro byabo n'ibyaha byabo.” Nuko Yeremiya ahamagara Baruki mwene Neriya, amusubiriramo amagambo yose Uhoraho yamubwiye, Baruki na we ayandika mu muzingo w'igitabo. Hanyuma Yeremiya aha Baruki amabwiriza agira ati: “Jyewe mfite impamvu imbuza kujya mu Ngoro y'Uhoraho, none wowe uzajyeyo ku munsi wo kwigomwa kurya, usomere abantu amagambo y'Uhoraho ari mu muzingo w'igitabo wanditse. Uzayasomere abantu bose baturutse mu mijyi yo mu Buyuda. Ahari bazatakambira Uhoraho maze bareke imigenzereze yabo mibi, kuko uburakari n'umujinya Uhoraho abafitiye biteye ubwoba.” Nuko Baruki mwene Neriya akora ibyo umuhanuzi Yeremiya yamutegetse byose, asomera mu rugo rw'Ingoro y'Uhoraho umuzingo w'igitabo wanditswemo amagambo y'Uhoraho. Mu kwezi kwa cyenda k'umwaka wa gatanu Yoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda ari ku ngoma, ni bwo abantu bose b'i Yeruzalemu n'abo mu yindi mijyi y'u Buyuda batangaje umunsi wo kwigomwa kurya bari imbere y'Uhoraho, kugira ngo bamutakambire. Nuko igihe abantu bari bateze amatwi bari mu rugo rw'Ingoro y'Uhoraho, Baruki asoma umuzingo w'igitabo warimo ya magambo yabwiwe na Yeremiya. Yawusomeye mu cyumba cya Gemariya mwene Shafani wari umunyamabanga w'ibwami. Icyo cyumba cyari mu nkike ya ruguru, hafi y'irembo ry'Ingoro y'Uhoraho. Mikaya mwene Gemariya akaba n'umwuzukuru wa Shafani, yumvise basoma amagambo yose y'Uhoraho nk'uko yanditswe mu muzingo w'igitabo, ajya mu ngoro y'umwami mu cyumba cy'umwanditsi, aho abayobozi bose bari bakoraniye. Muri icyo cyumba hari umwanditsi Elishama na Delaya mwene Shemaya, na Elinatani mwene Akibori na Gemariya mwene Shafani, na Sedekiya mwene Hananiya n'abandi bayobozi bose. Mikaya abatekerereza ibyo yumvise Baruki asomera abantu. Nuko abayobozi batuma Yehuda mwene Netaniya mwene Shelemiya mwene Kushi ngo abwire Baruki ati: “Zana wa muzingo w'igitabo wasomeye abantu.” Baruki mwene Neriya afata wa muzingo w'igitabo arawubashyira. Baramubwira bati: “Icara maze uwudusomere.” Nuko Baruki arawubasomera. Bamaze kumva ayo magambo yose bararebana maze barumirwa, babwira Baruki bati: “Aya magambo yose turayabwira umwami.” Hanyuma baramubaza bati: “Dusobanurire uko wanditse aya magambo yose. Mbese ni Yeremiya wayakubwiye?” Baruki arabasubiza ati: “Yeremiya ni we wayambwiye nyandika muri uyu muzingo w'igitabo nkoresheje wino.” Abo bayobozi babwira Baruki bati: “Wowe na Yeremiya nimugende mwihishe, ntihazagire umenya aho muri.” Abayobozi bamaze gushyira umuzingo w'igitabo mu cyumba cy'umwanditsi Elishama, baherako bajya ibwami maze batekerereza umwami ayo magambo yose. Nuko umwami yohereza Yehudi kuzana wa muzingo w'igitabo, awukura mu cyumba cy'umwanditsi Elishama. Yehudi awusomera umwami n'abayobozi bose bari bahagaze iruhande rw'umwami. Ubwo hari mu kwezi kwa cyenda mu gihe cy'imbeho, umwami yicaye iruhande rw'umuriro. Iyo Yehudi yamaraga gusoma ibika bitatu cyangwa bine, umwami yabikatishaga icyuma cy'umwanditsi akabijugunya mu muriro, kugeza ubwo umuzingo w'igitabo wose ukongotse. Umwami n'ibyegera bye byose ntibigeze baterwa ubwoba n'ayo magambo, nta n'ubwo bigeze bashishimura imyambaro yabo. Nyamara Elinatani na Delaya na Gemariya binginze umwami ngo areke gutwika uwo muzingo w'igitabo, ariko ntiyabumva. Ahubwo umwami ategeka Yerahimēli umwana we, na Seraya mwene Aziriyeli na Shelemiya mwene Abudēli, gufata umwanditsi Baruki n'umuhanuzi Yeremiya, ariko Uhoraho arababahisha. Umwami Yoyakimu amaze gutwika umuzingo w'igitabo warimo amagambo yanditswe na Baruki abwirijwe na Yeremiya, Uhoraho yabwiye Yeremiya ati: “Fata undi muzingo w'igitabo wandikemo ya magambo yose yari muri wa wundi wa mbere, Yoyakimu umwami w'u Buyuda yatwitse. Uzamubwire uti: ‘Uhoraho aravuze ngo watwitse uyu muzingo w'igitabo unshinja ko nanditsemo ko umwami wa Babiloniya azatera iki gihugu akakirimbura, agatsemba n'abantu n'amatungo bikirimo.’ None rero dore ibyo Uhoraho avuze ku byerekeye Yoyakimu umwami w'u Buyuda: nta n'umwe wo mu rubyaro rwe uzicara ku ntebe ya Dawidi. Umurambo we uzajugunywa ku gasozi waname ku zuba, utondweho n'ikime cya nijoro. Nzamuhana we n'urubyaro rwe n'ibyegera bye mbahora ubugome bwabo. Byongeye kandi, bo n'ab'i Yeruzalemu n'abo mu Buyuda nzabateza ibyago nagambiriye, kuko mwanze kunyumvira.” Nuko Yeremiya afata undi muzingo w'igitabo awuha umwanditsi Baruki mwene Neriya. Baruki yandikamo amagambo yose Yeremiya yamubwiye kwandika, nk'uko yari yanditse muri wa muzingo w'igitabo Yoyakimu umwami w'u Buyuda yatwitse. Ndetse bongeraho n'andi magambo menshi ameze nka yo. Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yimitse Sedekiya mwene Yosiya aba umwami w'u Buyuda, asimbura Yoyakini mwene Yoyakimu. Nyamara Sedekiya n'ibyegera bye na rubanda, ntibita ku magambo Uhoraho yabatumyeho umuhanuzi Yeremiya. Nuko Umwami Sedekiya yohereza Yehukari mwene Shelemiya n'umutambyi Zefaniya mwene Māseya ku muhanuzi Yeremiya, ngo bamubwire bati: “Ndakwinginze, udusabire ku Uhoraho Imana yacu.” Icyo gihe Yeremiya yashoboraga kujya aho ashaka, kuko yari atarashyirwa muri gereza. Abanyababiloniya bari bagose Yeruzalemu, ariko bavayo kuko bumvise ko ingabo z'umwami wa Misiri zavuye mu gihugu cyazo. Nuko Uhoraho abwira umuhanuzi Yeremiya ati: “Ibi ni byo jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli nshaka ko umenyesha umwami w'u Buyuda wakuntumyeho. Umubwire uti: ‘Dore ingabo z'umwami wa Misiri zari zaje kugutabara, zizisubirira iwabo. Bityo Abanyababiloniya bazagaruka batere uyu mujyi, bazawigarurira maze bawutwike. None rero ntimuzishuke ngo mwibwire ko Abanyababiloniya bagiye ubutazagaruka, nyamara ntaho bazajya! Nubwo mwatsinda ingabo zose z'Abanyababiloniya zibarwanya, inkomere zabo zasigara mu mahema yazo zabaduka zigatwika uyu mujyi.’ ” Hanyuma ingabo z'Abanyababiloniya ziva muri Yeruzalemu kugira ngo zihunge Abanyamisiri. Yeremiya ava i Yeruzalemu ajya mu ntara y'Ababenyamini, kuko yashakaga guhabwa umugabane muri bene wabo. Nyamara ageze ku Irembo rya Benyamini, umutware w'abasirikari barindaga aho, ari we Iriya mwene Shelemiya mwene Hananiya aramufata, aramubaza ati: “Ni ko ye, uhungiye mu Banyababiloniya?” Yeremiya aramusubiza ati: “Oya! Simpungiye mu Banyababiloniya.” Nyamara Iriya ntiyamwumva ahubwo aramufata amushyira abayobozi. Abayobozi barakarira Yeremiya cyane, baramukubita bamufungira mu nzu y'umwanditsi Yonatani bari barahinduye gereza. Ubwo Yeremiya afungirwa mu kasho kari mu nzu yo hasi, ahamara igihe kirekire. Nuko Umwami Sedekiya aramutumiza, amubariza mu ngoro ye biherereye ati: “Mbese hari icyo Uhoraho yakubwiye?” Yeremiya aramusubiza ati: “Yee. Uzagabizwa umwami wa Babiloniya.” Hanyuma Yeremiya abaza Umwami Sedekiya ati: “Ni cyaha ki nagukoreye cyangwa nakoreye ibyegera byawe cyangwa rubanda, cyatumye munshyira muri iriya gereza? Bari hehe ba bahanuzi baguhanuriye ko umwami wa Babiloniya atazagutera, cyangwa ngo atere iki gihugu? None rero ndakwinginze nyagasani, unyemerere ngire icyo ngusaba: ntuzansubize muri gereza yo mu nzu y'umwanditsi Yonatani kugira ngo ntazayipfiramo.” Sedekiya ategeka ko Yeremiya arindirwa mu rugo rwa gereza, abatetsi b'imigati bakajya bamuha umugati buri munsi, kugeza ubwo nta migati izaba ikirangwa mu mujyi. Nuko Yeremiya aguma mu rugo rwa gereza. Shefatiya mwene Matani na Gedaliya mwene Pashehuri, na Yehukali mwene Shelemiya na Pashehuri mwene Malikiya bumva uko Yeremiya yabwiraga rubanda rwose ati: “Uhoraho aravuga ati: ‘Uzasigara muri uyu mujyi azicishwa inkota cyangwa inzara cyangwa icyorezo. Nyamara uzawusohokamo akifatanya n'Abanyababiloniya azabaho, yishimire ko yarokotse.’ “Uhoraho arongera ati: ‘Uyu mujyi uzagabizwa ingabo z'umwami wa Babiloniya ziwigarurire.’ ” Nuko abo bayobozi babwira umwami bati: “Uyu muntu akwiriye gupfa, kuko aca intege ingabo zisigaye muri uyu mujyi, ndetse n'abantu bose iyo ababwira bene aya magambo. Koko uyu muntu nta cyiza yifuriza abantu uretse ibibi.” Sedekiya arabasubiza ati: “Dore uwo muntu ari mu maboko yanyu, simbabujije mumukoreshe icyo mushaka.” Nuko abo bayobozi bafata Yeremiya bamushyira mu iriba ryari irya Malikiya umwana w'umwami, ryari ryubatse mu rugo rwa gereza. Bamumanurishije imigozi, bamushyira muri iryo riba ryari ryarakamye ririmo isayo gusa. Nuko Yeremiya aguma muri iyo sayo. Ebedimeleki umwe mu Banyakushi b'inkone wakoraga ibwami, yumva ko bashyize Yeremiya mu iriba. Icyo gihe umwami yari yicaye ku Irembo rya Benyamini. Ebedimeleki arahamusanga aramubwira ati: “Nyagasani, ibyo aba bantu bakoreye umuhanuzi Yeremiya byose ni ubugome. Dore nawe bamujugunye mu iriba, azicirwamo n'inzara kuko nta cyo kurya kikirangwa mu mujyi.” Nuko umwami ategeka Ebedimeleki w'Umunyakushi ati: “Fata abantu mirongo itatu, maze mugende muvane umuhanuzi Yeremiya mu iriba atarapfa.” Ebedimeleki ajyana n'abo bantu bajya ibwami mu nzu ibikwamo ibintu, akuramo imyenda ishaje n'ibiremo bishaje, abimanuza imigozi abihereza Yeremiya mu iriba. Ebedimeleki w'Umunyakushi abwira Yeremiya ati: “Fata iyo myenda ishaje n'ibyo biremo, ubishyire mu maha yawe yombi maze ubifatishe iyo migozi.” Nuko Yeremiya abigenza atyo. Hanyuma bamukuruza imigozi bamuvana muri iryo riba, maze yigumira mu rugo rwa gereza. Umwami Sedekiya atumiza umuhanuzi Yeremiya, bamumusangisha ku muryango wa gatatu w'Ingoro y'Uhoraho. Nuko umwami abwira Yeremiya ati: “Hari icyo nshaka kukubaza ntugire icyo umpisha.” Yeremiya asubiza Sedekiya ati: “Mbese ninkikubwira ntunyica? Ninkugira inama kandi ntuyikurikiza.” Umwami Sedekiya arahira Yeremiya rwihishwa ati: “Nkurahiye Uhoraho waduhaye ubuzima, sinzakwica kandi sinzakugabiza bariya bantu bashaka kukwica.” Nuko Yeremiya abwira Sedekiya ati: “Dore ibyo Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli avuze: nuyoboka ibyegera by'umwami wa Babiloniya nta cyo uzaba, kandi n'uyu mujyi ntuzatwikwa. Wowe ubwawe n'umuryango wawe muzabaho. Nyamara niwanga kuyoboka ibyegera by'umwami wa Babiloniya, uyu mujyi uzagabizwa Abanyababiloniya bawutwike, kandi nawe ubwawe ntuzabava mu nzara.” Sedekiya abwira Yeremiya ati: “Ndatinya Abayuda bayobotse Abanyababiloniya, kuko abo Bayuda bashobora kubantegeza bakanshinyagurira.” Yeremiya aramusubiza ati: “Humura ntibazabakugabiza. Ndakwinginze umvira ijwi ry'Uhoraho ukore icyo nkubwiye, kandi bizakumerera neza nta cyo uzaba. Nyamara nutabayoboka, dore ibyo Uhoraho yabimpishuriye: abagore bose basigaye mu ngoro y'umwami w'u Buyuda bazashyirwa ibyegera by'umwami wa Babiloniya. Abo bagore bazakubwira bati: ‘Incuti zawe zarakuyobeje zirakwigarika. Ibirenge byawe byarigise mu cyondo, incuti zawe ziragutererana.’ ” Yeremiya arongera aramubwira ati: “Abagore bawe bose n'abahungu bawe bazabashyira Abanyababiloniya, nawe ntuzabava mu nzara ahubwo umwami wa Babiloniya azagushyira muri gereza, uyu mujyi na wo uzatwikwa.” Nuko Sedekiya abwira Yeremiya ati: “Uramenye ntihagire umuntu umenya ibyo twaganiriye, bitagenze bityo uzapfa. Nyamara ibyegera byanjye nibyumva ko twavuganye, bakaza bakakubaza bati: ‘Tubwire ibyo wavuganye n'umwami, nutabiduhisha ntitukwica. Mbese umwami yakubwiye iki?’ Uzabasubize uti: ‘Natakambiraga umwami ngo atansubiza muri gereza yo mu nzu ya Yonatani, kugira ngo ntazayigwamo.’ ” Nuko ibyegera byose by'umwami bijya kubaza Yeremiya, na we abasubiza nk'uko umwami yamutegetse. Baramwihorera kuko nta wari wumvise icyo yavuganye n'umwami. Hanyuma Yeremiya yigumira mu rugo rwa gereza kugeza igihe Yeruzalemu ifatiwe. Yeruzalemu ifatwa abyirebera. Mu kwezi kwa cumi k'umwaka wa cyenda Sedekiya umwami w'u Buyuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n'ingabo ze zose bateye Yeruzalemu barayigota. Ku itariki ya cyenda y'ukwezi kwa kane k'umwaka wa cumi n'umwe Sedekiya ari ku ngoma, Abanyababiloniya baca icyuho mu rukuta ruzengurutse umujyi. Nuko abari abagaba b'ingabo z'umwami wa Babiloniya bose bawinjiramo, bigarurira ahagana ku irembo ryo hagati. Abo ni Nerugali-Shareseri na Samugari-Nebo, na Sarisekimu wari umutware w'inkone, na Nerugali-Shareseri wari umugaba mukuru, n'ibindi byegera by'umwami wa Babiloniya byose. Sedekiya umwami w'u Buyuda n'ingabo ze zose bababonye barahunga, bava mu mujyi nijoro banyura mu irembo ryo hagati y'inkuta zombi hafi y'ubusitani bw'umwami, bahunga berekeje kuri Yorodani. Icyakora ingabo z'Abanyababiloniya zirabakurikira, zifatira Sedekiya mu kibaya cya Yeriko, zimushyīra Nebukadinezari umwami wa Babiloniya wari i Ribula mu gihugu cya Hamati, amucira urubanza. Aho i Ribula umwami wa Babiloniya ahicira abahungu ba Sedekiya abyirebera, yica n'abanyacyubahiro bose b'u Buyuda. Nuko anogora Sedekiya amaso, amubohesha iminyururu amujyana i Babiloni. Icyo gihe ni bwo Abanyababiloniya batwitse ingoro y'umwami n'amazu ya rubanda, basenya n'inkuta zizengurutse Yeruzalemu. Hanyuma Nebuzaradani umutware w'abarinzi, ajyana ho iminyago i Babiloni abaturage bari basigaye mu mujyi, n'abari baramuyobotse n'abandi basigaye. Nyamara Nebuzaradani umutware w'abarinzi, asiga mu gihugu cy'u Buyuda abaturage b'abatindi nyakujya, abaha imizabibu n'imirima. Nebukadinezari umwami wa Babiloniya aha umutware w'abarinzi amabwiriza yerekeye Yeremiya ati: “Jyana Yeremiya umwiteho, ntukamugirire nabi, ahubwo ujye umukorera icyo yifuza cyose.” Nuko Nebuzaradani umutware w'abarinzi yumvikana na Nebushazibani umutware w'inkone, na Nerugali-Shareseri wari umukuru wabo n'ibindi byegera byose by'umwami wa Babiloniya, batuma abantu ngo bakure Yeremiya mu rugo rwa gereza. Hanyuma bamushinga Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo amujyane iwe. Nuko Yeremiya yigumira muri rubanda. Igihe Yeremiya yari agifungiye mu rugo rwa gereza, Uhoraho yaramubwiye ati: “Genda ubwire Ebedimeleki w'Umunyakushi uti: ‘Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ngo: Dore ngiye gusohoza ibyo navuze kuri uyu mujyi, nyamara si ibyiza ahubwo ni ibibi. Ibyo bizasohozwa. Nyamara icyo gihe nzagukiza, ntuzagabizwa abo utinya. Nzagukiza ntuzicishwa inkota, ahubwo uzishimira ko warokotse kubera ko unyizera.’ ” Uhoraho yavuganye na Yeremiya, nyuma y'uko Nebuzaradani umutware w'abarinzi b'umwami yemerera Yeremiya kwishyira no kwizana i Rama. Icyo gihe yari yasanze Yeremiya aboheshejwe iminyururu, hamwe n'abanyururu bose baturutse i Yeruzalemu no mu Buyuda, bari bajyanywe ho iminyago muri Babiloniya. Umutware w'abarinzi b'umwami yihererana Yeremiya aramubwira ati: “Uhoraho Imana yawe ni we wiyemeje guteza ibi byago aha hantu, none rero yabishohoje nk'uko yabivuze. Ibyo byose byatewe n'uko mwamucumuyeho ntimwamwumvira. Dore ngiye kuguhamburaho iyi minyururu ikuri ku maboko nkureke wigendere. Niba bikunogeye uze tujyane i Babiloni nzakurinda. Niba kandi kujya i Babiloni bitakunogeye wirorerere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe ujye aho ushaka.” Mbere y'uko Yeremiya agira aho ajya, Nebuzaradani aramubwira ati: “Isubirire kwa Gedaliya mwene Ahikamu akaba mwene Shafani, uwo umwami wa Babiloniya yagize umutegetsi w'imijyi yo mu Buyuda, maze wibanire na we mu bantu baho, cyangwa se wigire aho ushaka.” Nuko uwo mutware w'abarinzi b'umwami amuha impamba n'impano, aramusezerera. Yeremiya ajya i Misipa kwa Gedaliya mwene Ahikamu yigumanira na we, ari kumwe n'abantu basigaye muri icyo gihugu. Mu gihugu hari ingabo zimwe z'Abayuda zari zacitse, zo n'abatware bazo bumvise ko umwami wa Babiloniya yagize Gedaliya mwene Ahikamu umutegetsi w'icyo gihugu, kandi ko yamushinze abagabo n'abagore n'abana b'abakennye cyane, batajyanwe ho iminyago muri Babiloniya. Nuko abo batware ari bo Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani na Yonatani bene Kareya, na Seraya mwene Tenihumeti na bene Efayi w'i Netofa, na Yezaniya umwana w'Umumāka n'abantu bari kumwe na bo basanga Gedaliya i Misipa. Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, arahira abo bantu bose bamusanze ati: “Ntimutinye kuyoboka Abanyababiloniya. Nimugume mu gihugu mukorere umwami wa Babiloniya muzagubwa neza. Jye ubwanjye nzaguma i Misipa mbavuganire ku Banyababiloniya bazadusanga ino, nyamara mugomba gusarura imizabibu n'imbuto n'iminzenze mukabihunika mu bibindi, maze mukigumira mu mijyi mwigaruriye.” Nuko Abayuda bose bari mu gihugu cya Mowabu no mu cy'Abamoni no mu cy'Abedomu no mu bindi bihugu, bumva ko umwami wa Babiloniya yemereye bamwe mu Bayuda gusigara, kandi yatoranyije Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani kuba umutegetsi wabo, bose bagaruka mu Buyuda basanga Gedaliya i Misipa bavuye mu bihugu byose bari baratataniyemo, bityo basarura imizabibu n'imbuto nyinshi cyane. Nuko Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo bose bavuye mu misozi, basanga Gedaliya i Misipa. Baramubwira bati: “Mbese uzi ko Bālisi umwami w'Abamoni yohereje Ishimayeli mwene Netaniya ngo akwice?” Nyamara Gedaliya mwene Ahikamu ntiyizera ibyo bamubwiye. Nuko Yohanani mwene Kareya abwira Gedaliya biherereye i Misipa ati: “Reka njye kwica Ishimayeli mwene Netaniya, nta muntu uzabimenya. Kuki yagomba kukwica maze Abayuda bari bagukikije bagatatana n'abarokotse bakicwa?” Nuko Gedaliya mwene Ahikamu asubiza Yohanani mwene Kareya ati: “Uramenye ntumwice! Ibyo uvuga kuri Ishimayeli si ukuri.” Nyamara mu kwezi kwa karindwi k'uwo mwaka, Ishimayeli mwene Netaniya akaba n'umwuzukuru wa Elishama wari igikomangoma, akaba n'umwe mu batware b'ingabo z'umwami, ajya i Misipa kwa Gedaliya. Yari aherekejwe n'abantu icumi, baricara barasangira. Muri uwo mwanya Ishimayeli mwene Netaniya n'abo bagabo icumi barahaguruka, bicisha inkota Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani. Gedaliya ni we wari watoranyijwe n'umwami wa Babiloniya kugira ngo abe umutegetsi w'igihugu. Ishimayeli yishe kandi Abayuda bose bari kumwe na Gedaliya, yica n'ingabo z'Abanyababiloniya zari aho i Misipa. Bukeye bwaho, igihe ari nta muntu wari wamenya ko Gedaliya yishwe, haza abagabo mirongo inani baturutse i Shekemu n'i Shilo n'i Samariya. Baje biyogoshe ubwanwa, bambaye imyambaro ishwanyaguritse kandi bikebaguye ku mubiri, bafite n'amaturo y'ibinyampeke n'ay'imibavu bajyanye gutura mu Ngoro y'Uhoraho. Nuko Ishimayeli mwene Netaniya ava i Misipa ajya kuhabasanganirira, agenda arira. Ahuye na bo arababwira ati: “Nimuze murebe Gedaliya mwene Ahikamu.” Abo bantu bakimara kugera mu mujyi hagati, Ishimayeli mwene Netaniya afashijwe n'abantu bari kumwe na we barabica, imirambo yabo bayijugunya mu iriba. Nyamara icumi muri bo babwira Ishimayeli bati: “Turakwinginze ntutwice. Dore dufite ingano za nkungu n'iza bushoki, n'amavuta n'ubuki bihishwe mu mirima.” Nuko arabareka ntiyabicana na bagenzi babo. Iriba Ishimayeli yajugunyemo umurambo wa Gedaliya n'indi mirambo y'abantu yishe, ni iryo Umwami Asa yari yarafukuye igihe yarwanaga na Bāsha umwami wa Isiraheli. Ishimayeli mwene Netaniya yuzuza imirambo y'abantu muri iryo riba. Hanyuma Ishimayeli ajyana ho iminyago abakobwa b'umwami, n'abantu bose basigaye i Misipa. Abo bantu bose Nebuzaradani umutware w'abarinzi, yari yarabasigiye Gedaliya mwene Ahikamu. Ishimayeli mwene Netaniya abajyana ho iminyago mu Bamoni. Yohanani mwene Kareya n'abagaba b'ingabo bose bari kumwe na we, bumvise ibyo bibi byose byakozwe na Ishimayeli mwene Netaniya, bafata abagabo bari kumwe na bo bose bajya kurwanya Ishimayeli mwene Netaniya, bamusanga hafi y'ikizenga kinini cy'i Gibeyoni. Nuko abantu bose Ishimayeli yajyanye ho iminyago, babonye Yohanani mwene Kareya n'abakuru b'ingabo bose bari kumwe na we baranezerwa. Abantu bose Ishimayeli yajyanye ho iminyago i Misipa, barahindukira basanga Yohanani mwene Kareya. Nyamara Ishimayeli mwene Netaniya hamwe n'abantu be umunani, basiga Yohanani bahungira mu gihugu cy'Abamoni. Hanyuma Yohanani mwene Kareya n'abagaba b'ingabo bose bari kumwe na we, bajyana abantu barokotse, abo Ishimayeli mwene Netaniya yari yarajyanye ho iminyago abakuye i Misipa, igihe yari amaze kwica Gedaliya mwene Ahikamu. Abo bari abasirikari, n'abagore n'abana, n'inkone yari yavanye i Gibeyoni. Barakomeza bagera i Geruti-Kimuhamu hafi ya Betelehemu bajya mu Misiri. Bari bahunze Abanyababiloniya, babatinyira ko Ishimayeli mwene Netaniya yari yarishe Gedaliya mwene Ahikamu, uwo umwami wa Babiloniya yari yaratoranyije kugira ngo abe umutegetsi w'igihugu. Abagaba b'ingabo bose na Yohanani mwene Kareya, na Yezaniya mwene Hoshaya n'abantu bose uhereye ku boroheje ukageza ku bakomeye, basanga umuhanuzi Yeremiya baramubwira bati: “Turakwinginze, reka tuguture amaganya yacu maze udusabire ku Uhoraho Imana yawe, twebwe twese itsinda ry'abasigaye. Twari benshi none dusigaye turi bake nk'uko ubyirebera. Dusabire kugira ngo Uhoraho Imana yawe atwereke aho tugomba kunyura, n'icyo tugomba gukora.” Umuhanuzi Yeremiya arabasubiza ati: “Nabyumvise. Ndambaza Uhoraho Imana yanyu nk'uko mubisabye, kandi icyo Uhoraho azansubiza cyose nzakibabwira nta cyo mbahishe.” Hanyuma babwira Yeremiya bati: “Uhoraho Imana yawe natubere umuhamya w'ukuri wizerwa, niba tutazumvira amabwiriza aguha ngo utubwire. Byatunezeza cyangwa bitatunezeza, tuzumvira Uhoraho Imana yacu ari we tugusaba ngo utwambarize. Byose bizatubera byiza nitumwumvira.” Nuko hashize iminsi icumi Uhoraho avugana na Yeremiya. Hanyuma Yeremiya ahamagara Yohanani mwene Kareya n'abagaba b'ingabo bose bari kumwe na we, n'abantu bose uhereye ku boroheje ukageza ku bakomeye, arababwira ati: “Uhoraho Imana y'Abisiraheli mwantumyeho ngo mbasabire aravuze ati: ‘Nimuguma muri iki gihugu nzabakomeza, nzabakomeza sinzabarimbura. Nzabareka mushikame sinzabahungabanya, koko nababajwe n'ibyago nabateje. Nimureke gutinya umwami wa Babiloniya, ntimumutinye ndi kumwe namwe, ndi kumwe namwe nzabakiza. Nzabagirira imbabazi, bityo umwami wa Babiloniya na we azazibagirira, azabareka mugume mu gihugu cyanyu.’ “Nyamara nimutumvira Uhoraho Imana yanyu mukavuga muti: ‘Ntabwo tuzaguma muri iki gihugu ahubwo tuzajya kuba mu Misiri, aho tutazongera kubona intambara cyangwa ngo twumve impanda, cyangwa ngo twongere gusonza.’ None rero nimwumve Ijambo ry'Uhoraho mwe abacitse ku icumu bo mu Buyuda. Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuga ati: ‘Niba mwiyemeje kujya gutura mu Misiri, intambara mutinya izabasangayo, inzara mutinya izabakurikirana ibatsindeyo. Abantu bose bazahungira mu Misiri bazicishwa inkota, bazicwa n'inzara cyangwa icyorezo. Nta n'umwe uzarokoka, nta n'umwe uzahunga icyago nzabateza.’ ” Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: “Nk'uko uburakari n'umujinya byanjye byasutswe ku bantu b'i Yeruzalemu, ni na ko bizabasukwaho nimujya mu Misiri. Muzaba ibivume mutere ubwoba abababona, muzaba urukozasoni, muzaba iciro ry'imigani kandi ntimuzagaruka muri iki gihugu ukundi.” Yeremiya yungamo ati: “Yemwe Bayuda mwacitse ku icumu, Uhoraho yarambwiye ati: ‘Ntimukwiriye kujya mu Misiri.’ Mumenye neza ko uyu munsi mbaburiye kuko mwakosheje. Mwantumye ku Uhoraho Imana yanyu murambwira muti: ‘Dusabire ku Uhoraho Imana yacu tumenye icyo avuga tuzagikore.’ Ubu ndababwira ko mutakurikije ibyo Uhoraho Imana yanyu yantumye kubamenyesha. None rero mumenye ko muzicwa n'inkota n'inzara n'icyorezo, mu gihugu mushaka kujya kubamo.” Yeremiya amaze kubwira rubanda rwose ayo magambo yose Uhoraho Imana yabo yamubatumyeho, Azariya mwene Hushaya na Yohanani mwene Kareya, n'abandi birasi bose babwira Yeremiya bati: “Urabeshya! Uhoraho Imana yacu ntiyigeze igutuma kutubuza kujya gutura mu Misiri. Ahubwo Baruki mwene Neriya ni we wakuduteje kugira ngo mutugabize Abanyababiloniya batwice, cyangwa batujyane ho iminyago muri Babiloniya.” Nuko rero Yohanani mwene Kareya n'abagaba b'ingabo bose n'abantu bose, ntibumvira Uhoraho wifuzaga ko baguma mu Buyuda. Nyamara Yohanani mwene Kareya n'abagaba b'ingabo bose bashyira agahato ku Bayuda bose bacitse ku icumu, bari baragarutse gutura mu Buyuda bavuye mu mahanga aho bari baratataniye. Bajyanye abagabo n'abagore n'abana n'abakobwa b'umwami, bajyana n'umuntu wese Nebuzaradani umutware w'abarinzi b'umwami yari yarasigiye Gedaliya mwene Ahikamu, akaba n'umwuzukuru wa Shafani. Umuhanuzi Yeremiya na Baruki mwene Neriya, bajyanywe hamwe n'abo bantu. Banze kumvira Uhoraho bajya mu Misiri, bagera mu mujyi witwa Tafune. Yeremiya ari i Tafune Uhoraho aramubwira ati: “Fata amabuye manini, uyatabe munsi y'amatafari ashashe imbere y'umuryango w'ingoro y'umwami wa Misiri iri i Tafune, kandi ubikore Abayuda bakureba. Hanyuma ubabwire uti: ‘Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ngo: Dore nzohereza umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, nzashinga intebe ye y'ubwami kuri aya mabuye natabye. Aho ni ho azashinga ihema rye rya cyami. Nebukadinezari azatera igihugu cya Misiri, abapfa bapfe, abandi bajyanwe ho iminyago, abandi bicishwe inkota. Nzatwika ingoro z'ibigirwamana byo mu Misiri, Nebukadinezari azatwika ibyo bigirwamana, ibindi abijyane ho iminyago. Azigarurira igihugu cya Misiri nk'uko umushumba yigaruriraho igishura cye, yitahire amahoro nta wugize icyo amutwara. Azamenagura inkingi zo mu ngoro Abanyamisiri basengeramo izuba, atwike n'izindi ngoro z'ibigirwamana byabo.’ ” Ubu ni ubutumwa Uhoraho yahaye Yeremiya ku byerekeye Abayuda bose batuye mu Misiri, mu mujyi wa Migidoli, n'iyo mu ntara ya Patirosi n'uwa Tafune n'uwa Memfisi. Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: “Mwabonye ibyago byose nateje Yeruzalemu n'imijyi yose yo mu Buyuda, dore na n'ubu iracyari amatongo nta muntu uharangwa, bitewe n'ibibi abaturage baho bakoze. Barandakaje bayoboka izindi mana batazi bo na ba sekuruza, bazosereza imibavu. Sinahwemye kubatumaho abagaragu banjye bose b'abahanuzi mvuga nti: ‘Ntimugakore ibizira nanga.’ Nyamara ntibumvise cyangwa ngo babyiteho, bareke ubugome bwabo no kosereza imibavu izindi mana. Ni cyo cyatumye nsuka umujinya n'uburakari byanjye bigurumana nk'umuriro, bitwika imijyi y'u Buyuda n'amayira y'i Yeruzalemu, none hahindutse amatongo n'ikidaturwa nk'uko bimeze na n'ubu.” Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuga ati: “Ni kuki mwikururira ibyago bikomeye? Murakururira abagabo n'abagore n'abana n'impinja gutsembwa, ku buryo nta n'umwe usigara mu Buyuda. Kuki mundakaza muyoboka ibigirwamana mwikoreye ubwanyu, mukosereza imibavu izindi mana muri iki gihugu cya Misiri mutuyemo? Mbese murashaka kwikururira kurimbuka, mugahinduka ibivume n'iciro ry'imigani mu mahanga yose yo ku isi? Mbese mwibagiwe ubugome bwa ba sokuruza n'ubw'abami b'u Buyuda n'abagore babo, ubugome bwanyu bwite n'ubw'abagore banyu bwakorewe mu Buyuda no mu mayira y'i Yeruzalemu? Kugeza ubu ntibigeze bicisha bugufi cyangwa ngo banyubahe, nta n'ubwo bigeze bakurikiza amategeko n'amateka nabahaye bo na ba sekuruza.” None rero Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuga ati: “Ngiye kubateza ibyago ndimbure Abuyuda bose. Ngiye kwibasira Abayuda bacitse ku icumu bakajya gutura mu gihugu cya Misiri, bose kuva ku woroheje kugeza ku ukomeye bazagwa mu Misiri bishwe n'inkota n'inzara. Bazahinduka ibivume babe urukozasoni n'iciro ry'imigani. Abatuye mu Misiri nzabahanisha inkota n'inzara n'icyorezo, nk'uko nahannye Yeruzalemu. Nta n'umwe mu Bayuda bacitse ku icumu wagiye mu Misiri uzarokoka, ngo asubire gutura mu Buyuda nk'uko babyifuza. Nta n'umwe uzasubirayo uretse impunzi nkeya.” Nuko abagabo bose bari bazi ko abagore babo boshereje imibavu izindi mana, n'abagore bose bari bahagaze aho n'imbaga y'abantu, n'Abisiraheli bose bari batuye mu Misiri mu ntara ya Patirosi, babwira Yeremiya bati: “Ntituzumva ibyo watubwiye mu izina ry'Uhoraho. Ahubwo tuzakora ibyo twavuze byose: tuzosereza imibavu umwamikazi w'ijuru, tumuture amaturo asukwa nk'uko twebwe na ba sogokuruza n'abami bacu n'abayobozi bacu, twabikoreye mu mijyi y'u Buyuda no mu mayira y'i Yeruzalemu. Icyo gihe twari dufite ibyokurya bihagije kandi tumerewe neza, nta n'ingorane twigeze tugira. Nyamara aho twarekeye kosereza imibavu umwamikazi wo mu ijuru no kumutura amaturo asukwa, ni bwo twabuze ibintu byose kandi twicishwa inkota n'inzara.” Abagore na bo baravuga bati: “Igihe twoserezaga imibavu umwamikazi w'ijuru, tukamutura amaturo asukwa, abagabo bacu bari babizi. Twamukoreye kandi n'imigati ifite ishusho ye, tumutura n'amaturo asukwa.” Nuko Yeremiya abwira abagabo n'abagore, ndetse n'abantu bose bari bamubwiye ayo magambo ati: “Mwosereje imibavu izindi mana mu mijyi y'u Buyuda no mu mayira y'i Yeruzalemu, mwebwe ubwanyu na ba sokuruza, n'abami banyu n'ibyegera byabo na rubanda rwose. Ese si ko byagenze? Mumenye ko Uhoraho yabibonye kandi atabyibagiwe. Uhoraho ntabasha kwihanganira ibikorwa byanyu bibi n'ibizira mwakoze. Ni cyo gituma igihugu cyanyu cyahindutse amatongo kikaba giteye ubwoba, cyabaye ruvumwa n'ikidaturwa. Ibi byago bibugarije mwabitejwe n'uko mwosereje imibavu izindi mana mugacumura ku Uhoraho, ntimumwumvire kandi ntimukurikize amategeko ye n'amateka ye n'amabwiriza ye.” Yeremiya abwira rubanda rwose, abagabo n'abagore bose ati: “Nimwumve Ijambo ry'Uhoraho Bayuda mwese muri ino mu Misiri. Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuga ati: ‘Mwebwe n'abagore banyu mwaravuze ngo: uko byagenda kose tuzakomeza amasezerano twagiranye n'umwamikazi w'ijuru, tuzamwosereza imibavu, tumuture n'amaturo asukwa.’ Koko rero ibyo mwagambiriye mwarabikoze.” None rero mwa Bayuda mwe mutuye mu Misiri, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho. Uhoraho aravuze ati: “Ndabarahiye, nta Muyuda n'umwe utuye mu Misiri uzongera kuvuga izina ryanjye yirahira ati: ‘Ndahiye Nyagasani Uhoraho.’ Ngiye kubahagurukira kugira ngo mbagirire nabi, aho kubagirira neza. Abayuda bose bari mu Misiri bazatsembwa n'inkota n'inzara kugeza ubwo barimbutse. Nyamara abantu bake bazacika ku icumu, bazava mu Misiri basubire mu Buyuda. Itsinda ry'Abayuda basigaye bahungiye mu Misiri bazamenya uwavuze ukuri, niba ari jye cyangwa bo. Dore rero ikimenyetso kizabereka ko ngiye kubahanira aha hantu, maze mukamenya ko ibyago nagambiriye kubateza bigiye kubageraho. Icyo kimenyetso ni iki: ngiye kugabiza Hofura umwami wa Misiri abanzi be bashaka kumwica, nk'uko nagenje Sedekiya umwami w'u Buyuda, nkamugabiza umwanzi we Nebukadinezari umwami wa Babiloniya washakaga kumwica.” Mu mwaka wa kane Yoyakimu mwene Yosiya ari ku ngoma mu Buyuda, ni bwo Baruki mwene Neriya yanditse mu muzingo w'igitabo amagambo yabwiwe n'umuhanuzi Yeremiya. Nuko Yeremiya aramubwira ati: “Dore ibyo Uhoraho Imana y'Abisiraheli akubwira: waravuze uti: ‘Ngushije ishyano! Nari nsanganywe intimba none Uhoraho ageretseho ingorane. Ndananiwe kubera gutaka, nta n'ubwo nkiruhuka.’ ” Yeremiya yungamo ati: “Ngubu ubutumwa Uhoraho yambwiye kukugezaho. Aravuga ati: ‘Ngiye gusenya ibyo nubatse, ndimbure ibyo nateye mu gihugu cyose. Nyamara wowe ushaka ibintu bihambaye! Sigaho kubishaka. Dore ngiye guteza ibyago abantu bose, ariko wowe humura nta cyo uzaba. Nzakurinda aho uzajya hose.’ ” Ubutumwa bukurikira ni bwo Uhoraho yahaye Yeremiya, bwerekeye amahanga. Ubu ni ubutumwa bwagejejwe kuri Misiri n'ingabo z'umwami wayo Neko, ubwo yari i Karikemishi ku nkombe y'uruzi rwa Efurati, agatsindwa na Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Icyo gihe hari mu mwaka wa kane Yoyakimu mwene Yosiya ari ku ngoma mu Buyuda. Nimufate ingabo nto n'inini, nimuzifate mujye ku rugamba. Nimushyire intebe ku mafarasi muyurire! Nimwambare ingofero z'icyuma mwitegure, nimutyaze amacumu mwambare imyambaro y'ibyuma! Mbese bigenze bite? Ibyo mbona ni ibiki? Bafite ubwoba basubiye inyuma, intwari zabo ziratsinzwe, barahunga bihuta ubutarora inyuma, baradagadwa impande zose. Uko ni ko Uhoraho avuze. Abahanga mu kwiruka ntibashobora guhunga, ab'intwari ntibashobora gucika ku icumu! Mu majyaruguru ku nkombe ya Efurati, bacitse intege baratsindwa. Uwo ni nde umeze nk'uruzi rwa Nili rwarenze inkombe? Ni nde umeze nk'inzuzi nini zakutse? Misiri imeze nka Nili yarenze inkombe, imeze nk'inzuzi nini zakutse. Misiri yaravuze iti: “Nzakuka nsendere isi yose, nzarimbura imijyi yose n'abayituye. Amafarasi nahaguruke, amagare y'intambara natabare, ab'intwari nibajye imbere, ni Abanyakushi n'Abaputi bamenyereye gukinga ingabo, ni Abaludi bamenyereye gufora imiheto.” Nyamara uwo munsi ni uwa Nyagasani Uhoraho Nyiringabo, ni umunsi wo guhōra no guhana abanzi be. Inkota izica irambirwe, izahaga amaraso yabo. Koko Nyagasani Uhoraho Nyiringabo azatamba igitambo, azagitambira mu majyarugu ku ruzi rwa Efurati. Bantu bo mu Misiri, nimujye i Gileyadi, nimujyeyo mushakashake icyomoro. Nyamara nta cyo kizabamarira, igikomere ntigiteze gukira. Amahanga azumva ko mwacishijwe bugufi, umuborogo wanyu uzakwira mu isi hose. Koko intwari izasakirana n'indi, zombi zizagwira icyarimwe. Ubutumwa Uhoraho yahaye umuhanuzi Yeremiya, bwerekeye uko Nebukadinezari umwami wa Babiloniya azatera Misiri. Menyesha Misiri ubwo butumwa, bwamamaze i Migidoli, bumenyekanishe i Memfisi n'i Tafune uti: “Murabe maso dore inkota iratsemba abaturanyi banyu. Kuki abantu bawe b'intwari bahunze? Ntibashobora gushinga ibirindiro, Uhoraho yabatsinze. Abantu benshi bagwiriranye, barabwirana bati: ‘Nimuhaguruke dusange bene wacu, nimuhaguruke dusubire mu gihugu cyacu, nimuhaguruke duhunge inkota y'umwanzi.’ Umwami wa Misiri nimumuhimbe izina, nimumwite Gasaku mburamumaro, yivukije amahirwe.” Umwami aravuga ati: “Ndi muzima, izina ryanjye ni Uhoraho Nyiringabo, ndi nka Taboru hagati y'indi misozi, ndi nk'umusozi wa Karumeli ahirengeye inyanja.” Yemwe abatuye mu Misiri, nimwitegure guhunga. Koko umujyi wa Memfisi uzarimburwa, uzahinduka ikidaturwa. Misiri ni nk'inyana y'ishashi nziza cyane, ni nk'inyana itewe n'ibibugu byo mu majyaruguru. Abacancuro bayo ni nk'ibimasa bishishe, na bo bazahindukira bahunge, ntibazashobora kurwana. Umunsi w'ibyago byabo urageze, ni umunsi wabo wo guhanwa. Misiri izavugiriza nk'inzoka ihunga, abanzi bayiteye bafite imbaraga, bazayitera bitwaje amashoka nk'abatemyi b'ibiti. Bazatema ishyamba ryayo ry'inzitane, abanzi bayo ntibabarika, ni benshi kuruta inzige. Abanyamisiri bazakorwa n'isoni, bazagabizwa abantu bo mu majyaruguru. Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuga ati: “Ngiye guhana ikigirwamana Amoni cy'i Tebesi, mpane umwami wa Misiri na Misiri ubwayo n'imana zayo n'abami bayo, nzahana n'abishingikirije ku mwami wayo. Nzabagabiza abashaka kubica, nzabagabiza Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n'ingabo ze, nyamara Misiri izongera iturwe nka kera.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Uhoraho aravuga ati: “Rubyaro rw'umugaragu wanjye Yakobo, mwitinya, rubyaro rwa Isiraheli, mwikangarana. Nzabakiza mbavane mu mahanga ya kure yabajyanye ho iminyago. Rubyaro rwa Yakobo, muzagaruka mugire amahoro, muzishyira mwizane nta wubatera ubwoba. Rubyaro rwa Yakobo mugaragu wanjye, mwitinya kuko ndi kumwe namwe. Nzatsemba amahanga yose nabatatanyirijemo, nyamara mwebwe sinzabatsemba burundu. Sinzabura kubahana, nyamara nzaca inkoni izamba.” Ubu ni ubutumwa Uhoraho yabwiye Yeremiya, bwerekeye Abafilisiti mbere y'uko umwami wa Misiri atera i Gaza. Ngibyo ibyo Uhoraho avuga ati: “Dore umuvumba w'amazi aturutse mu majyaruguru, arasūma nk'uruzi rwarenze inkombe. Azasendera mu gihugu cyose no ku bikirimo byose, azasendera mu mijyi no ku bayituye. Abantu bazasakuza, abaturage bazaboroga. Hazumvikana imirindi y'amafarasi yiruka, hazumvikana n'urusaku rw'amagare y'intambara, ababyeyi bazacika intege batererane abana babo.” Koko uwo munsi uzaba uwo kurimbura Abafilisiti bose, uzatsemba abacitse ku icumu bashobora gutabara ab'i Tiri n'i Sidoni. Uhoraho azatsemba Abafilisiti, azatsemba abakomoka mu kirwa cya Shipure. Abantu b'i Gaza bazimoza umusatsi nk'abari mu cyunamo, aba Ashikeloni bazumirwa. Bafilisiti bo mu kibaya mwacitse ku icumu, muzaboroga kugeza ryari? Wa nkota y'Uhoraho we, uzatuza ryari? Subira mu rwubati rwawe utuze. Nyamara se yatuza ite yabitegetswe n'Uhoraho? Yatuza ite yayitegetse gutsemba Ashikeloni n'inkombe z'inyanja? Ubu ni ubutumwa bw'Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli bwagenewe Abamowabu: abaturage b'i Nebo bagushije ishyano, koko umujyi wabo urarimbutse. Kiriyatayimu ikozwe n'isoni irafashwe, ikigo ntamenwa cyayo kirashenywe, kirasuzuguritse. Mowabu ntizongera gushimagizwa ukundi, i Heshiboni barayigambanira bati: “Reka tuyirimbure ye kuba igihugu.” Nawe Madimeni uzumirwa, inkota izagukurikirana. Induru zirumvikana i Horonayimu, ni induru zivuga isenywa n'irimbuka rikomeye. Mowabu irarimbutse, umuborogo w'abana bayo urumvikana. Abacitse ku icumu bararira bagana i Luhiti, baramanuka i Horonayimu batakishwa n'akaga kabugarije. Baravuga bati: “Nimuhunge mukize ubuzima bwanyu, nimwibere mu butayu mumere nk'agahuru.” Mowabu wiringiye imirimo yawe n'ubutunzi bwawe, nawe uzajyanwa ho umunyago. Ikigirwamana cyawe Kemoshi kizanyagwa, kizanyagwa hamwe n'abatambyi bacyo n'ibyegera byacyo. Umurimbuzi azanyura muri buri mujyi, nta mujyi n'umwe uzarokoka. Imirambi n'ibikombe bizarimburwa. Uko ni ko Uhoraho avuze. Nimucukurire Mowabu imva kuko igiye kurimbuka, imijyi yayo izahinduka amatongo n'ikidaturwa. Havumwe umuntu ukorana ubunebwe umurimo w'Uhoraho, havumwe ubuza inkota ye kumena amaraso. Mowabu yaradamaraye kuva mu buto bwayo, ni nka divayi nziza itigeze isukwa. Mowabu ntiyigeze ijyanwa ho umunyago, uburyohe n'impumuro by'iyo divayi ntibyahindutse. Uhoraho aravuga ati: “Nyamara igihe kizagera, ubwo nzohereza abantu gusuka Mowabu nk'usuka divayi. Bazayisuka hasi ibibindi byayo babimenagure. Abamowabu bazaterwa isoni n'imana yabo Kemoshi, nk'uko Abisiraheli bakojejwe isoni na Beteli biringiraga.” Bantu b'i Mowabu, kuki muvuga muti: “Turi intwari tumenyereye intambara”? Mowabu izarimburanwa n'imijyi yayo, abasore bayo b'ingenzi bazashirira ku icumu. Uko ni ko Umwami Uhoraho Nyiringabo avuze. Mowabu igiye kurimbuka, ibyago byayo biregereje. Abaturanyi bayo mwese nimuyihumurize, abazi ubwamamare bwayo mwese nimuvuge muti: “Ububasha bw'abami bayo burashize, imbaraga zayo zirarangiye!” Bantu b'i Diboni, nimuve mu mwanya w'icyubahiro, nimumanuke mwicare mu myanda. Koko umurimbuzi wa Mowabu araguteye, aje kurimbura imijyi ntamenwa yanyu. Bantu ba Aroweri, nimuhagarare ku nzira murebe, abagabo n'abagore bahunga nimubabaze uko bigenze. Mowabu yakozwe n'isoni kuko yasenyutse, nimurire muboroge, nimumenyeshe aba Arunoni ko Mowabu yarimbutse. Urubanza rwaciriwe akarere k'imirambi, ari yo mijyi ya Holoni na Yahasi na Mefāti, na Diboni na Nebo na Beti-Dibulatayimu, na Kiriyatayimu na Beti-Gamuli na Beti-Mewoni, na Keriyoti na Bosira n'indi imijyi yose yo mu gihugu cya Mowabu, iya kure n'iya hafi. Uhoraho aravuga ati: “Mowabu yacitse intege ntigifite imbaraga.” Abamowabu basuzugura Uhoraho. Nimubareke basinde bigaragure mu birutsi byabo, maze bahinduke urw'amenyo. Mwa Bamowabu mwe, nimwibuke ko mwari mwarahinduye Abisiraheli urw'amenyo. Mwabafataga nk'abajura, mubazunguriza imitwe igihe cyose muvuze ibyabo. Mwa Bamowabu mwe, nimuve mu mijyi, nimuyivemo muhungire mu bitare, nimube nk'inuma yarika mu rwinjiriro rw'ubuvumo. Twumvise ubwirasi bwa Mowabu, twumvise ubwirasi bwayo n'agasuzuguro kayo, twumvise ukwikuza kwayo n'agasuzuguro kayo, twumvise ubwibone bwayo no kwishyira hejuru kwayo. Uhoraho aravuga ati: “Nzi neza ubwirasi bwayo budafite umumaro, nzi n'agasuzuguro kayo kadafite ishingiro. “Ni cyo gituma ndirira Mowabu, ndaririra Abamowabu bose, ndaririra abantu b'i Kiri-Hareseti. Ndaririra umuzabibu w'i Sibuma, ndawuririra nk'uko ab'i Yāzeri bawuririra. Amashami yawo arandaranda agera ku nyanja, ararandaranda agera ku nyanja i Yāzeri. Nyamara umurimbuzi yigabije imbuto n'umusaruro byawe. Ibyishimo n'umunezero ntibikirangwa mu mirima y'i Mowabu, nta divayi ikirangwa mu rwengero, nta byishimo bizongera kurangwa mu rwengero, nubwo basakuza si ukubera ibyishimo. “Abantu b'i Heshiboni barataka, induru yabo irumvikana kugeza Eleyale n'i Yahasi n'i Sowari, n'i Horonayimu na Egilati-Shelishiya, kuko n'amazi y'i Nimurimu yakamye.” Uhoraho aravuga ati: “Nzatsemba muri Mowabu abantu bose bajya ahasengerwa, gutambira ibitambo no kosereza imibavu imana zabo.” Ni cyo gituma ndirira Mowabu n'abaturage ba Kiri-Hareseti, meze nk'uvuza umwirongi kubera ko ubutunzi bwabo bubashizeho. Abagabo bose bimoje imisatsi n'ubwanwa, biciye indasago ku maboko kandi bambara imyambaro igaragaza akababaro. Uhoraho aravuga ati: “Abari hejuru y'amazu yose y'i Mowabu no mu bibuga byaho baraboroga, kuko najanjaguye Mowabu nk'ikibindi bahararutswe.” Nimurire muvuga muti: “Mowabu yashegeshwe. Mbega ukuntu itewe isoni no kuba yaranteye umugongo! Mowabu izahinduka urw'amenyo n'ikizira mu baturanyi bayo bose.” Uhoraho aravuga ati: “Dore igihugu kije gutera Mowabu, kimeze nka kagoma irambuye amababa yayo. Imijyi ya Mowabu izafatwa, imijyi ntamenwa izigarurirwa. Icyo gihe intwari z'i Mowabu zizagira ubwoba, zizamera nk'umugore uribwa n'ibise. Mowabu izarimburwa, ntizongera kuba igihugu, izarimburwa kuko yigometse ku Uhoraho. Bantu b'i Mowabu, ubwoba n'urwobo n'umutego birabategereje.” Uko ni Uhoraho avuze. “Uzahunga ubwoba azagwa mu rwobo, uzarokoka urwobo azagwa mu mutego. Koko igihe kizagera mpane Mowabu.” Uko ni Uhoraho avuze. Impunzi zinaniwe zihungiye i Heshiboni, nyamara umuriro uturutse i Heshiboni, ibirimi by'umuriro biturutse mu murwa wa Sihoni. Umuriro utwitse imbibi za Mowabu, utwitse imisozi miremire y'abarwanyi b'i Mowabu. Mowabu igushije ishyano! Abayoboka Kemoshi bararimbutse, abahungu n'abakobwa banyu bajyanywe ho iminyago. Nyamara igihe kizagera Mowabu nzayisubize amahoro. Urwo ni rwo rubanza ruciriwe Mowabu. Ubu butumwa bwagenewe Abamoni. Uhoraho aravuga ati: “Mbese Isiraheli nta bana igira? Mbese ntifite abagenewe umurage? Kuki ikigirwamana Moleki cyigaruriye intara ya Gadi? Kuki Abamoni batuye mu mijyi yaho? Igihe kizagera numvikanishe ijwi ry'intambara, nzaryumvikanisha i Raba, umurwa w'Abamoni. Hazahinduka amatongo imidugudu yaho itwikwe, Isiraheli izamenesha abari barayimenesheje. Heshiboni, boroga kuko umujyi wa Ayi urimbutse! Baturage b'i Raba, nimurire, nimwambare imyambaro igaragaza akababaro, nimujye mu cyunamo. Nimubuyere hirya no hino mu mujyi, imana yanyu Moleki ijyanywe ho umunyago, ijyanywe ho umunyago hamwe n'abatambyi bayo n'ibyegera byayo. Kuki mwiratana ibibaya byanyu birumbuka? Mwa bagome mwe, mwishingikiriza ku butunzi bwanyu, muravuga muti: ‘Ni nde wahangara kudutera?’ ” Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Ngiye kubashyiraho iterabwoba ry'abaturanyi banyu bose, buri muntu azameneshwa, nta muntu uzaboneka wo gukoranya impunzi. Hanyuma Abamoni nzabasubiza amahoro.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Ubu ni ubutumwa bw'Uhoraho Nyiringabo bwagenewe Abedomu. Mbese i Temani ntihakirangwa abanyabwenge? Mbese abanyabwenge baho ntibagitanga inama? Ese ubwenge bwabo bwarayoyotse? Bantu b'i Dedani, nimuhunge, nimuhindukire muhungire mu buvumo. Ngiye guteza ibyago abakomoka kuri Ezawu, igihe cyo kubahana kirageze. Mbese abajura nibaza kwiba imizabibu yanyu, nta na mike bazabasigira? Abajura nibaza nijoro bazasahura ibyo bashaka byose. Nyamara ni jye ubwanjye uzanyaga abakomoka kuri Ezawu ibintu byose, nzagaragaza aho bihisha ku buryo batazongera kwihisha. Abana babo n'abavandimwe n'abaturanyi babo bazarimbuka, nta n'umwe uzarokoka. Nimusige impfubyi zanyu nzazitaho, abapfakazi banyu na bo bazanyizera. Uhoraho aravuga ati: “Abo ntari narageneye igikombe cy'igihano bakinywereyeho. None se mwebwe mwibwira ko muzakirokoka? Reka da! Muzahanwa nta kabuza. Ndahiye ko umurwa wanyu Bosira uzahinduka amatongo n'igiterashozi, uzahinduka urw'amenyo n'iciro ry'imigani. Imijyi yose iwukikije na yo izahinduka amatongo iteka ryose.” Numvise Uhoraho ambwira ati: “Intumwa yoherejwe gutangariza amahanga iti: ‘Nimwishyire hamwe mutere Edomu, nimuhaguruke muyirwanye.’ ” Uhoraho arakomeza ati: “Wowe Edomu nzaguhindura muto mu mahanga, bityo abantu bose bazagusuzugura. Iterabwoba n'ubwirasi bwawe byaragushutse, wibera mu buvumo bwo mu bitare. Uba mu mpinga z'imisozi, wishyize ahirengeye nka kagoma, nyamara nzagucisha bugufi. “Edomu izaba amatongo ateye ubwoba, uzahanyura wese azatangara yumirwe, azatangara kubera ibyago byayo byose. Uko Sodoma na Gomora n'imijyi ihakikije byarimbutse, ni na ko nta muntu uzasigara muri Edomu.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Uhoraho aravuga ati: “Uko intare iturumbuka mu bihuru byo kuri Yorodani, uko iturumbuka igana mu rwuri rutoshye, ni na ko nzamenesha Abedomu mu gihugu cyabo mu kanya gato, nzagiha umuyobozi nzitoranyiriza. Ni nde wakwigereranya nanjye? Ni nde ushobora kundega? Ni nde mushumba wampangara?” None rero nimwumve imigambi Uhoraho afitiye Edomu, nimwumve ibyo yagambiriye ku batuye Temani: koko rero bazabakurubana nk'ukurura amatungo, bazatuma igihugu cyabo gitsembwa. Induru yo kurimbuka kwabo izakangaranya isi, umuborogo wabo uzumvikana ku Nyanja Itukura. Dore umwanzi aje ameze nka kagoma iguruka, irambuye amababa hejuru y'umurwa wa Bosira. Icyo gihe imitima y'intwari z'Abedomu izaba nk'umutima w'umugore uribwa n'ibise. Ubu ni ubutumwa bwagenewe Damasi. Abatuye mu mijyi ya Hamati na Arupadi bakozwe n'isoni, babitewe n'inkuru mbi bumvise. Bakangaranye bameze nk'inyanja irimo umuhengeri idashobora gutuza. Abantu b'i Damasi bacitse intege, barahindukiye ngo bahunge. Bafite ubwoba bwinshi, barashengurwa n'umubabaro nk'umugore uribwa n'ibise. Bishoboka bite ko umujyi w'icyamamare watereranwa? Wari umujyi wanezezaga! Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Abasore baho bazicirwa mu mayira, ingabo zaho zose zizumirwa. Nzaha inkongi inkuta zizengurutse Damasi, nzatsembesha umuriro ibigo byubatswe na Benihadadi.” Ubu ni ubutumwa bwagenewe Abarabu b'i Kedari n'abami b'i Hasori, ari bo Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yateye akabatsinda. Uhoraho aravuga ati: “Nimuhaguruke mutere Kedari, nimutsembe abantu b'iburasirazuba. Amahema yabo n'amatungo yabo bizanyagwa, imyambaro n'ibikoresho n'ingamiya byabo na byo bizanyagwa. Abantu bazabaha induru bavuga bati: ‘Murugarijwe impande zose!’ “Bantu b'i Hasori, nimuhunge, nimugire bwangu muhungire mu buvumo. Koko rero Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yabagambaniye, yabacuriye imigambi mibi. Nimuhaguruke mutere igihugu kibwira ko kimerewe neza, igihugu kitagira icyo kikanga, ni igihugu kitaruye ibindi. Ingamiya zabo zizanyagwa, amatungo yabo menshi azajyanwa ho iminyago. Abimoza imisatsi nzabatatanyiriza mu mpande zose, nzabateza ibyago impande zose. Uko ni ko Uhoraho avuze. “Umujyi wa Hasori uzaba isenga rya za nyiramuhari, uzaba amatongo iteka ryose, nta muntu uzahasigara.” Mu ntangiriro y'ingoma ya Sedekiya umwami w'u Buyuda, Uhoraho yahaye umuhanuzi Yeremiya ubutumwa bwagenewe Abanyelamu. Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Ngiye kuvunagura umuheto w'Abanyelamu, wa muheto bari bishingikirijeho. Nzabateza imiyaga iturutse mu mpande enye z'isi, nzabatatanyiriza impande zose, impunzi zabo zizakwira ibihugu byose. Nzabatera ubwoba imbere y'abanzi babo, nzabatera ubwoba imbere y'abashaka kubica, nzabateza ibyago bivuye ku burakari bwanjye bukaze, nzabakurikirana mbatsembeshe inkota. Nzashinga intebe yanjye muri Elamu, nzatsemba umwami waho n'ibyegera bye. Nyamara igihe kizagera Elamu nyisubize amahoro.” Ubu ni ubutumwa Uhoraho yahaye umuhanuzi Yeremiya, bwagenewe umujyi wa Babiloni na Babiloniya yose. Uhoraho aravuga ati: “Nimumenyeshe amahanga ubwo butumwa, nimuzamure ibendera mubutangaze, nimubumenyekanishe ntimubuhishe. Nimuvuge muti: ‘Babiloni irafashwe, imana yabo Mariduku yacitse intege, Beli yakozwe n'isoni, ibigirwamana byabo byakozwe n'isoni bicika intege.’ Igihugu giturutse mu majyaruguru giteye Babiloni, kirayiteye kiyihindura amatongo. Nta kintu na kimwe kizayisigaramo, abantu n'amatungo bazahunga.” Uhoraho aravuga ati: “Icyo gihe Abisiraheli n'Abayuda bazaza hamwe barira, bazaza bashaka Uhoraho Imana yabo. Bazabaririza inzira igana i Siyoni bajyeyo. Bazaza biyunge n'Uhoraho, bazagirana na we Isezerano rihoraho ritazibagirana. Abantu banjye ni nk'intama zazimiye, abayobozi babo barabayobeje, batumye bajya kwangara mu misozi, bavaga ku misozi bajya ku dusozi, bityo bibagirwa ikiraro cyabo. Abababonaga bose babamereraga nabi, abanzi babo baravugaga bati: ‘Ibyo tubakorera si amakosa, koko aba bantu bacumuye ku Uhoraho. Bamucumuyeho nubwo ameze nk'urwuri rwabo, Uhoraho ni we wari amizero ya ba sekuruza.’ ” Uhoraho aravuga ati: “Nimuhunge i Babiloni, nimuve muri Babiloniya. Nimugenze nk'amapfizi y'intama arangaje imbere y'umukumbi. Nzahagurutsa ibihugu bikomeye byo mu majyaruguru, bizatera Babiloniya. Bizishyira hamwe biyitere biyigarurire, imyambi yabo izaba nk'iy'abarwanyi b'abahanga, izaba nk'iy'abarwanyi badatahuka amara masa. Babiloniya izasahurwa, abazayisahura bose bazihāza iminyago.” Uhoraho aravuga ati: “Mwa Banyababiloniya mwe, mwasahuye igihugu cyanjye. Dore muranezerewe murishimye, murikinagura nk'inyana ziri mu rwuri, murasakuza nk'amafarasi afite imbaraga. Nyamara igihugu cyanyu kizakozwa isoni bikomeye, igihugu cyababyaye kizakorwa n'ikimwaro. Kizaba icya nyuma mu bindi bihugu, bityo kizaba ikidaturwa n'agasi n'ubutayu.” Kubera uburakari bw'Uhoraho Babiloni ntizaturwa, nta n'umwe uzahatura. Uzayigeramo wese azatangara, aziyamirira kubera ibikomere byayo. Mwebwe mwese abarwanisha imiheto, nimushinge ibirindiro mugote Babiloni, nimuyirase ntimuzigame umwambi n'umwe. Koko rero Babiloni yigometse ku Uhoraho. Nimuyivugirize induru muyiturutse impande zose, dore yemeye gutsindwa. Inkuta n'iminara biyizengurutse byaguye, uko ni uguhōra ku Uhoraho. Nimuyihīmureho muyigenze uko yagenje abandi. Nimuyitsembemo ababibyi n'abasaruzi, nimuhunge ubwicanyi, buri muntu asubire iwabo mu gihugu cye. Uhoraho aravuga ati: “Abisiraheli bameze nk'intama yazimiye, bari nk'intama yazimiye intare zahigaga. Uwabatoteje mbere ni umwami wa Ashūru, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya arabashegesha.” Nyamara Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuga ati: “Ngiye guhana umwami wa Babiloniya n'igihugu cye, nzamuhana nk'uko nahannye umwami wa Ashūru. Ngiye kugarura Abisiraheli mu gihugu cyabo, bazatungwa n'ibyo bejeje i Karumeli n'i Bashani, bazatungwa n'ibyo ku misozi ya Efurayimu na Gileyadi, bazarya bashire ipfa. Icyo gihe bazashaka ubugome bwa Isiraheli babubure, bazashaka icyaha cy'u Buyuda bakibure. Koko rero nzababarira abo nzaba ndokoye.” Uhoraho aravuga ati: “Nimugabe igitero mu gihugu cya Meratayimu, nimugitere kimwe n'abatuye i Pekodi, nimugitere barimbuke he kugira urokoka, nimubikore uko mbibategetse. Urusaku rw'intambara ni rwose mu gihugu, ni urusaku ruteye ubwoba. Mbese bishoboka bite? Dore Babiloni yari nk'inyundo imenagura isi, none ni yo yabaye ubushingwe. Mbese bishoboka bite? Dore Babiloniya ihindutse amatongo, ibaye amatongo hagati y'amahanga. Babiloni we, umutego naguteze uwuguyemo, watahuwe utabizi none urafashwe, uzize ko wihaye kundwanya, jyewe Uhoraho.” Uhoraho afunguye ububiko bw'intwaro ze, kubera uburakari ngiye kuzivanamo. Koko ni igikorwa cya Nyagasani Uhoraho Nyiringabo, ni igikorwa cye mu gihugu cya Babiloniya. Nimutere Babiloni muturutse impande zose, nimutobore ibigega byayo mukoranye iminyago, nimuyisenye he kugira igisigara. Nimutsembe intwari zayo zose, nimuzijyane mu ibagiro. Zigushije ishyano, umunsi wazo wo guhanwa urageze! Nimwumve urusaku rw'abatahuka bava i Babiloni, bazanye inkuru nziza i Siyoni. Koko Uhoraho Imana yacu yarihōreye, yahōreye Ingoro yayo nziranenge. Koranya abarwanisha imiheto, bakoranye bose batere Babiloni, nibayigote ntihagire n'umwe urokoka. Niryozwe ibyo yakoze byose, nigenzerezwe uko yagenje abandi. Koko yasuzuguye Uhoraho Umuziranenge wa Isiraheli. Bityo abasore baho bazicirwa mu mayira, ingabo zaho zizatsindwa. Uko ni ko Uhoraho avuze. Nyagasani Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Dore ngiye kurwana nawe wa munyagasuzuguro we, igihe cyo kuguhana kirageze. Wa munyagasuzuguro we, uzasitara ugwe, nta wuzakubyutsa. Nzatwika imijyi yawe yose, nzatwika n'ibiyikikije byose.” Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Abisiraheli barakandamijwe, Abayuda na bo ni uko. Ababajyanye ho iminyago barabazitiye bababuza gutahuka. Nyamara Umucunguzi wabo ni umunyambaraga, Uhoraho Nyiringabo ni ryo zina rye. Azabarengera bagire umutekano mu gihugu cyabo, muri Babiloniya nta mahoro bazagira.” Uhoraho aravuga ati: “Inkota nitsembe Abanyababiloniya, nitsembe abatuye Babiloni, nitsembe abayobozi baho, nitsembe n'abanyabwenge baho. Inkota nitsembe abahanurabinyoma baho, koko rero ni abapfapfa. Inkota nitsembe intwari zaho zite umutwe, inkota nitsembe amafarasi yaho, nitsembe n'amagare y'intambara yaho. Nitsembe abanyamahanga bose barwanirira Babiloniya, nibatsembe bacike intege, inkota niyibasire umutungo wabo usahurwe. Amazi yaho nakame amapfa atere, koko Babiloniya ni igihugu cy'ibigirwamana, ibyo bigirwamana bizabatera ibisazi. Inyamaswa ndetse na za nyiramuhari zizahatura, mbuni na zo zizahaba. Nta muntu uzongera kuhatura, hazaba ikidaturwa iteka ryose. Uko narimbuye Sodoma na Gomora n'imijyi ihakikije, ni na ko nzarimbura Babiloni. Nta muntu uzahasigara, nta muntu uzahaba. Dore ingabo ziturutse mu majyaruguru, ziturutse mu gihugu gikomeye cya kure, abami benshi biteguye intambara. Izo ngabo zitwaje imiheto n'amacumu, ni inkazi ntibagira imbabazi, imirindi yabo ni nk'inyanja ihorera. Buriye amafarasi yabo nk'abiteguye intambara, baraguteye wowe Babiloniya. Umwami wa Babiloniya yumvise iyo nkuru acika intege, yashenguwe n'umubabaro nk'umugore uribwa n'ibise. Nzaba nk'intare iturumbutse mu bihuru byo kuri Yorodani, nzaba nk'intare iturumbutse mu rwuri rutoshye, nzamenesha Abanyababiloniya mu gihugu cyabo mu kanya gato, nzahashyira umuyobozi nitoranyirije. Ni nde wakwigereranya nanjye? Ni nde ushobora kunshinja? Ni nde muyobozi wampangara?” None rero nimwumve imigambi Uhoraho afitiye Babiloni, nimwumve ibyo yagambiriye gukorera igihugu cya Babiloniya. Koko rero bazabakurubana nk'ukurura amatungo, bazatuma igihugu cyabo gitsembwa. Induru y'ukurimbuka kwa Babiloni izakangaranya isi, umuborogo wayo uzumvikana mu mahanga. Uhoraho aravuga ati: “Ngiye guteza umurimbuzi Babiloniya n'abayituye. Nzayiteza abanyamahanga bayirimbure, bazayirimbura nk'uko umuyaga uhuha umurama. Icyo gihe bazatera bavuye impande zose, bazasiga igihugu kibaye umusaka. “Ntiwemerere Abanyababiloniya gufora imiheto, ntubemerere kwambara imyambaro y'intambara. Ntugirire imbabazi abasore baho, utsembe ingabo zaho zishire. Koko Abanyababiloniya bazashiraho, inzira zaho zizuzura inkomere. Nyamara jyewe Imana Uhoraho Nyiringabo, sinatereranye Abisiraheli n'Abayuda, sinabatereranye bakiri muri Babiloniya. Sinabatereranye nubwo cyari igihugu cyancumuyeho, cyancumuyeho jyewe Umuziranenge wa Isiraheli. “Nimusohoke muri Babiloniya muhunge, nimuhunge mudapfa muzize ibyaha byaho. Igihe cyanjye cyo guhōra kirageze, Babiloniya iziturwa ibyo yakoze. Babiloniya yari nk'igikombe cya zahabu, yari nk'igikombe mu ntoki zanjye, yari nk'igikombe cyagenewe gusindisha amahanga. Amahanga yanyoye divayi yacyo, yarayinyoye ata ubwenge. Babiloniya izatungurwa igwe isenyagurike, nimuyiririre mwomore ibikomere byayo, nimuyomore ahari yazakira. Abanyamahanga baransubiza bati: ‘Twagerageje komora Babiloniya ariko ntizakira. Nimureke tuyisohokemo dusubire buri wese mu gihugu cye, koko rero ibyago byayo birenze urugero.’ Abisiraheli na bo baravuga bati: ‘Uhoraho yaraturenganuye, nimuze tubyamamaze i Siyoni, nimuze twamamaze igikorwa cy'Uhoraho Imana yacu.’ ” Nimutyaze imyambi mufate n'ingabo, Uhoraho yahagurukije abami b'Abamedi. Koko Uhoraho agambiriye kurimbura Babiloniya, Uhoraho azihōrera kubera Ingoro ye. Nimushinge ibendera murwanye Babiloni, nimwongere abarinzi mushyireho n'abanyezamu, nimuce abantu mo ibico. Uhoraho agiye gusohoza umugambi we, agiye gusohoza ibyemezo yafatiye Abanyababiloniya. Babiloniya, wowe uturiye amazi magari, wowe ufite ubutunzi bwinshi, iherezo ryawe rirageze, ibyawe bikurangiriyeho. Uhoraho Nyiringabo ararahiye ati: “Nzaguteza abantu benshi nk'inzige, bazakuvugiriza induru bakwigambaho.” Uhoraho ni we waremesheje isi ububasha bwe, ni we wahanze isi akoresheje ubwenge bwe, ni we wabambye ijuru akoresheje ubushishozi bwe. Iyo Uhoraho avuze amazi yo mu kirere arahōrera, ni we ukoranya ibicu bikava ku mpera z'isi. Yohereza imirabyo imvura ikagwa, avana umuyaga mu ndiri yawo. Abantu iyo babibonye barumirwa bakagwa mu rujijo. Abakora amashusho y'ibigirwamana bakorwa n'isoni, ibishushanyo bakora ni amanjwe ntibigira ubuzima. Ibyo bishushanyo ni imburamumaro, ni ibyo gusekwa, igihe cyo guhanwa nikigera bizarimburwa. Nyamara Imana ya Yakobo si ko iteye, ni yo Muremyi wa byose. Yatoranyije Abisiraheli ngo babe abantu bayo, Uhoraho Nyiringabo ni ryo zina rye. Uhoraho aravuga ati: “Babiloniya we, uri inyundo, uri intwaro yanjye y'intambara, nagukoresheje mu gutsemba amahanga n'ibihugu. Nagukoresheje mu kwica amafarasi n'abayarwaniraho, nagukoresheje mu kwica abarwanira mu magare y'intambara. Nagukoresheje mu kwica abagabo n'abagore, nagukoresheje mu kwica abasaza n'abasore, nagukoresheje mu kwica abahungu n'abakobwa. Nagukoresheje mu kwica abashumba n'abayoborwa, nagukoresheje mu kwica abahinzi n'ibimasa bahingisha, nagukoresheje mu kwica abategetsi n'ibyegera byabo.” Uhoraho aravuga ati: “Muzirebera ukuntu nzitura Babiloniya n'abayituye, nzayiryoza ibibi byose yakoreye Yeruzalemu. Dore ndakwibasiye wowe Babiloniya, wowe umeze nk'umusozi kirimbuzi, ni wowe urimbura isi yose. Nzarambura ukuboko kwanjye nkubirindure ku bitare, nzaguhindura umuyonga. Nta buye na rimwe ryo mu matongo yawe rizubakishwa ukundi, uzaba nk'ubutayu iteka ryose.” Nimushinge ibendera mu gihugu, nimuvugirize impanda mu mahanga, nimutegurire amahanga kurwanya Babiloniya. Nimuhuruze ibi bihugu biyirwanye, ni byo Ararati na Mini na Ashikenazi. Nimushyireho umugaba w'ingabo, nimwohereze amafarasi menshi nk'inzige. Nimutegurire amahanga kurwanya Babiloniya, nimuhuruze abami b'Abamedi, nimuhuruze abategetsi babo n'ibyegera byabo, nimuhuruze ibihugu byose bayobora. Igihugu kirahinda umushyitsi cyatashywe n'ubwoba, koko umugambi Uhoraho afitiye Babiloniya urasohojwe. Yagambiriye guhindura Babiloniya ubutayu, izahinduka ikidaturwa. Ingabo za Babiloniya zaretse urugamba, zigumiye mu birindiro byazo, imbaraga zazo zakendereye, zacitse intege. Inkambi zabo zatwitswe, inzugi z'amarembo zamenaguritse. Intumwa ziriruka zikurikiranye, zigiye kubwira umwami wa Babiloniya, zigiye kumubwira ko umujyi wose wafashwe. Ibyambu byafashwe, inkuta ntamenwa zatwitswe, ingabo za Babiloniya zagize ubwoba. Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuga ati: “Babiloni izanyukanyukwa, izanyukanyukwa nk'imbuga bahuriraho imyaka, izasenywa mu gihe cy'isarura.” Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, yibasiye Yeruzalemu arayitsemba, yayisize imeze nk'ikibindi kirimo ubusa. Yayimize nk'ikiyoka kigize icyo kimize, yarayimize ibyiza byayo abyuzuza inda ye, nyamara yarayirutse. Abantu b'i Yeruzalemu baravuga bati: “Babiloniya niryozwe ibibi yadukoreye, amaraso yacu azaryozwe abaturage bayo.” Uhoraho aravuga ati: “Yeruzalemu we, nzakurenganura nguhōrere, nzakamya uruzi n'amasōko bya Babiloniya. Babiloniya izaba amatongo, izaba isenga rya za nyiramuhari, izatera ishozi kandi ibe urw'amenyo n'ikidaturwa. Abanyababiloniya baratontoma nk'intare, baratontoma nk'imigunzu y'intare. Irari nirimara kubagurumanamo nzabagaburira, nzabaha ibyokunywa basinde, bazasinzira ubuticura. Nzabajyana mu ibagiro bameze nk'intama, nzabajyanayo bameze nk'amapfizi y'intama n'ay'ihene.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Uhoraho aravuga ati: “Bishoboka bite ko Babiloni yafatwa? Umujyi wari icyamamare mu isi hose watsinzwe. Babiloni izaba amatongo amahanga abireba, Babiloni irengewe n'inyanja, irengewe n'imivumba y'amazi asuma. Imijyi yayo ibaye amatongo, igihugu kibaye ubutayu n'ikidaturwa, nta muntu uzongera kuhanyura. Nzahana Beli ikigirwamana cyo muri Babiloniya, nzakirutsa ibyo cyamize, amahanga ntazongera kukiyoboka, urukuta ruzengurutse Babiloni ruzasenyuka. Bwoko bwanjye, nimuyisohokemo, umuntu wese nakize ubuzima bwe, nahunge uburakari bukaze bw'Uhoraho. “Ntimukurwe umutima n'impuha mwumva, ntizikabatere ubwoba. Dore buri mwaka haduka impuha, haduka impuha z'ubugizi bwa nabi mu gihugu, ni impuha zerekeye abayobozi basubiranamo.” Uhoraho aravuga ati: “Koko rero igihe kizagera, nzahana ibigirwamana byo muri Babiloniya. Igihugu cyose kizakozwa isoni, abaturage bacyo bose bazapfa. Ijuru n'isi n'ibirimo byose bizigamba kuri Babiloniya, koko abarimbuzi bazayitera baturutse mu majyaruguru. Uko abantu benshi bo ku isi bapfuye bazize Babiloniya, Babiloniya na yo izatsindwa iryozwa Abisiraheli yishe.” Uhoraho arabwira abacitse ku icumu ati: “Nimugende mwe gutinda! Nimujye mwibuka Uhoraho nubwo muri kure y'iwanyu, nimujye mwibuka Yeruzalemu. Muravuga muti: ‘Twakojejwe isoni, twaratutswe dukorwa n'ikimwaro, abanyamahanga binjiye ahaziranenge h'Ingoro y'Uhoraho.’ ” None Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera mpane ibigirwamana byo muri Babiloniya, inkomere zizacura umuborogo. Nubwo Babiloni yazamuka ikagera mu bicu, nubwo yakomeza ibigo ntamenwa byayo, nzohereza abayirimbura.” Uhoraho aravuga ati: “Induru iturutse i Babiloni, ni induru y'ukurimbuka gukomeye, iturutse mu gihugu cy'Abanyababiloniya. Uhoraho azarimbura Babiloni, azacecekesha iyo nduru yayo, urusaku rw'abanzi babo ni nk'urw'amazi asuma, urusaku rw'amajwi yabo ni nk'urw'inkuba. Umurimbuzi aje kurimbura Babiloni, ingabo zaho zizafatwa, imiheto yabo izavunagurwa. Koko Uhoraho Imana ni we nyir'uguhana, azabaryoza ibyo bakoze.” Umwami ari we Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Nzasindisha abatware n'abanyabwenge baho, nzasindisha abategetsi baho n'ibyegera byabo, nzasindisha n'ingabo zaho, bazasinzira ubuticura.” Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Inkuta ngari zizengurutse Babiloni zizariduka, amarembo yayo maremare azatwikwa. Abantu baravunikira ubusa, amahanga araruhira ubusa, nyamara iherezo ryabo ni ugukongoka.” Mu mwaka wa kane Sedekiya umwami w'u Buyuda ari ku ngoma, Yeremiya yahaye ubutumwa Seraya mwene Neriya mwene Māseya. Seraya uwo wari umugaba w'ingabo, yagombaga kujyana n'Umwami Sedekiya muri Babiloniya. Yeremiya yari yaranditse mu muzingo w'igitabo ibyago byose byagombaga kugwirira Babiloniya, n'andi magambo yose yerekeye Babiloniya. Yeremiya abwira Seraya ati: “Nugera i Babiloni uzarangurure ijwi, usomere abantu bose ubu butumwa bwose. Hanyuma uzasenge uti: ‘Uhoraho, ni wowe wavuze ko uzarimbura aha hantu ntihagire abantu cyangwa amatungo bihasigara, kandi ko iki gihugu kizaba ubutayu iteka ryose.’ Numara gusoma uwo muzingo w'igitabo, uzawuhambireho ibuye maze uwurohe mu ruzi rwa Efurati uvuga uti: ‘Uko ni ko Babiloniya izazīkama kandi ntiyongere kuzanzamuka, kubera ibyago Uhoraho ayiteje. Abanyababiloniya bazashiraho.’ ” Amagambo ya Yeremiya ni aha arangiriye. Sedekiya yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'umwe, amara imyaka cumi n'umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Hamutali umukobwa wa Yeremiya w'i Libuna. Sedekiya yakoze ibitanogeye Uhoraho nk'Umwami Yoyakimu. Uhoraho yarakariye cyane abantu b'i Yeruzalemu no mu Buyuda kubera ibibi bakoze, arabazinukwa. Sedekiya agomera Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Ku itariki ya cumi y'ukwezi kwa cumi k'umwaka wa cyenda Sedekiya ari ku ngoma, Nebukadinezari n'ingabo ze zose bateye Yeruzalemu, bashinga ibirindiro inyuma y'umujyi barawugota, bawuzengurutsaho ibirundo by'igitaka. Bakomeje kugota uwo mujyi kugeza mu mwaka wa cumi n'umwe Sedekiya ari ku ngoma. Nuko inzara izahaza umurwa, nta biribwa byari bikiwurangwamo. Ku itariki ya cyenda y'ukwezi kwa kane, Abanyababiloniya baca icyuho mu rukuta ruzengurutse umujyi, ingabo zose z'u Buyuda zisohoka mu mujyi zihunga nijoro, zinyura mu irembo ryo hagati y'inkuta zombi hafi y'ubusitani bw'umwami. Nubwo Abanyababiloniya bari bagose impande zose za Yeruzalemu, zashoboye gucika zerekeje kuri Yorodani. Icyakora ingabo z'Abanyababiloniya zikurikira Umwami Sedekiya zimufatira mu kibaya cya Yeriko, ingabo ze zose ziratatana. Abanyababiloniya bafata Sedekiya bamushyīra umwami wa Babiloniya, wari i Ribula mu gihugu cya Hamati amucira urubanza. Aho i Ribula umwami wa Babiloniya ahicira abahungu ba Sedekiya abyirebera, yica n'ibikomangoma byose by'u Buyuda. Hanyuma anogora Sedekiya amaso, amubohesha umunyururu amujyana i Babiloni, aramufunga kugeza ubwo apfuye. Ku itariki ya cumi y'ukwezi kwa gatanu k'umwaka wa cumi n'icyenda Nebukadinezari umwami wa Babiloniya ari ku ngoma, Nebuzaradani umutware w'abarinzi akaba n'icyegera cy'umwami agera i Yeruzalemu. Atwika Ingoro y'Uhoraho n'ingoro y'umwami n'amazu yose yo mu murwa, cyane cyane ay'abakomeye. Ingabo z'Abanyababiloniya zose zari zimuherekeje, zisenya inkuta zari zizengurutse Yeruzalemu. Hanyuma Nebuzaradani umutware w'abarinzi ajyana ho iminyago abaturage bari basigaye mu mujyi, n'abari bayobotse umwami wa Babiloniya, hamwe n'abanyabukorikori bari bahasigaye. Icyakora Nebuzaradani umutware w'abarinzi asigayo abaturage b'abatindi nyakujya, kugira ngo bamwe bajye bahingira imizabibu, abandi bahinge imirima. Nuko Abanyababiloniya bamenagura inkingi z'umuringa zari ku ibaraza ry'Ingoro y'Uhoraho, hamwe n'ikizenga n'ibitereko byari mu rugo rwayo bicuzwe mu muringa. Uwo muringa wose bawujyana i Babiloni. Basahura ibikarayi n'ibitiyo, n'amabesani n'inzabya n'ibikombe byo kubikamo imibavu, n'ibindi bikoresho byose by'umuringa byagenewe imirimo y'Ingoro. Uwo mutware w'abarinzi asahura n'ibindi bikoresho by'izahabu n'iby'ifeza, ari byo ibikarayi n'ibyungo, inzabya zo kubikamo imibavu n'amabesani, ibitereko by'amatara n'ibikombe n'amasafuriya. Umuringa w'inkingi zombi hamwe n'uw'ikizenga n'uw'ibimasa cumi na bibiri biteretseho ikizenga, Umwami Salomo yari yarakoreshereje Ingoro y'Uhoraho, uburemere bwawo ntibwagiraga akagero. Koko rero izo nkingi zombi, buri yose yari ifite uburebure bwa metero icyenda n'umuzenguruko wa metero esheshatu. Umubyimba w'umuringa wa buri nkingi wari santimetero umunani, kandi harimo ubusa. Buri nkingi yari ifite umutwe ucuzwe mu muringa, ufite uburebure bwa metero ebyiri n'igice, izengurutswe n'ikimeze nk'urushundura rutatsweho amashusho y'imikomamanga, na zo zikozwe mu muringa. Izo nkingi zombi zari zikozwe kandi zitatswe kimwe. Mu mbavu za buri nkingi hari hatatse amashusho y'imbuto z'imikomamanga mirongo cyenda n'esheshatu, zose hamwe zari imbuto ijana zitatse ku rushundura. Umutware w'abarinzi afata Umutambyi mukuru Seraya, n'umutambyi umwungirije Zefaniya n'abarinzi batatu b'amarembo y'Ingoro. Hanyuma afatira mu mujyi umutware w'ingabo n'abantu barindwi b'ibyegera by'umwami, n'umunyamabanga w'umugaba w'ingabo wari ushinzwe abinjiraga mu ngabo, ahafatira n'abaturage mirongo itandatu asanze mu mujyi. Nuko Nebuzaradani ari we mutware w'abarinzi, abo bantu abashyira umwami wa Babiloniya wari i Ribula. Umwami wa Babiloniya ni ko kubakubita abicira aho i Ribula, mu gihugu cya Hamati. Uko ni ko Abayuda bajyanywe ho iminyago, bavanwa mu gihugu cyabo gakondo. Dore umubare w'abantu Nebukadinezari yajyanye ho iminyago: mu mwaka wa karindwi ari ku ngoma, yajyanye ho iminyago Abayuda ibihumbi bitatu na makumyabiri na batatu. Mu mwaka wa cumi n'umunani yajyanye ho iminyago abantu magana inani na mirongo itatu na babiri abavanye i Yeruzalemu. Mu mwaka wa makumyabiri n'itatu Nebukadinezari ari ku ngoma, Nebuzaradani umutware w'abarinzi yajyanye ho iminyago Abayuda magana arindwi na mirongo ine na batanu. Abajyanywe ho iminyago bose bari ibihumbi bine na magana atandatu. Mu mwaka wa mirongo itatu n'irindwi nyuma y'aho Yoyakini umwami w'u Buyuda ajyanywe ho umunyago, Evili-Merodaki yabaye umwami wa Babiloniya. Ku itariki ya makumyabiri n'eshanu z'ukwezi kwa cumi n'abiri k'uwo mwaka, Yoyakini agirirwa imbabazi arafungurwa. Nuko Evili-Merodaki amubwirana ineza, amuha umwanya usumba uwo yahaye abandi bami bari i Babiloni. Yoyakini ntiyongera kwambara imyenda y'imfungwa, kandi buri munsi agasangira n'umwami wa Babiloniya. Umwami wa Babiloniya yageneraga Yoyakini ibyo kumutunga bya buri munsi, abona ibyo akeneye kugeza ubwo apfuye. Mbega ukuntu Yeruzalemu yari ituwe ihindutse umusaka! Yari igikomerezwa imbere y'amahanga, none ibaye nk'umupfakazi. Yari umwamikazi wategekaga ibihugu, none ibaye inkoreragahato. Arara arira amarira atemba ku matama, nta n'umwe mu bakunzi be umuhumuriza, incuti ze zaramutereranye ziramwanga. Abayuda bajyanywe ho iminyago baba inkoreragahato, batuye mu banyamahanga, bahora bahangayitse, ababatotezaga bose babafatanyaga n'ibyago. Amayira ajya i Siyoni ari mu cyunamo, ntihakiba iminsi mikuru. Amarembo y'aho yose yabaye umusaka, abatambyi bayo bishwe n'agahinda, abakobwa bayo barahogoye, Siyoni yarashavuye. Abayikandamizaga barayigaruriye, abanzi bayo baridegembya. Koko rero Uhoraho yarayihannye, yayihannye ayiziza ibyaha byayo byinshi. Abaturage bayo bajyanywe ho iminyago n'abanzi bayo. Siyoni yambuwe ikuzo ryayo, abatware bayo bameze nk'impara zitagira urwuri, barahunga badandabirana imbere y'ababatoteza. Yeruzalemu iribuka iminsi y'umubuyero n'agahinda, iribuka ubutunzi yahoranye kera, iribuka abantu bayo bafatwa n'abanzi, batagira kirengera, abanzi bayo barebaga isenyuka ryayo bagaseka. Ab'i Yeruzalemu baracumuye bikabije, ni yo mpamvu yahindutse nk'ikintu cyahumanye. Abayishimagizaga ubu barayisebya, barayisebya kubera ko yabaye amatongo, koko na yo ubwayo iraganya, yakozwe n'isoni. Yeruzalemu yahindutse umwanda, ntiyigeze izirikana ibizayigwirira, irimbuka ryayo rirakabije, yabuze n'uyihumuriza. Iraganya iti: “Uhoraho reba ukuntu nsuzugurwa, dore abanzi banjye barantsinze.” Abanzi banyaze ubutunzi bwayo bwose, yiboneye abanyamahanga binjira mu Ngoro yayo, abo Uhoraho yari yarabujije kwinjira mu ikoraniro rye. Abaturage bayo bose baraganya bashaka ibyokurya, batanze umutungo wabo bawugurana ibyokurya, bawugurana ibyokurya ngo bagarure ubuyanja. Yeruzalemu iratakamba iti: “Uhoraho itegereze, reba ukuntu nahindutse urukozasoni! “Yemwe bahisi n'abagenzi mwese, nimuze munyitegereze, nta kababaro kagereranywa n'ako mfite, akababaro natererejwe n'Uhoraho, akababaro yanteje igihe cy'uburakari bwe bukaze. Uhoraho yansutseho umuriro urantwika, yanteze umutego urambirindura, yangize nk'umugore w'intabwa, buri gihe mba ndi nk'umurwayi. Yagenzuye ibyaha byanjye abibumbira hamwe, abingereka ku gikanu bimbera umutwaro, bityo uwo mutwaro unca intege. Uhoraho yangabije abanzi ntashobora guhangana na bo. Uhoraho yanyambuye ingabo zanjye zose z'intwari, arema umutwe w'ingabo wo gutsemba abasore banjye, yaribase abantu bo mu Buyuda nk'uwenga imizabibu. Ni cyo gituma ndira amarira agatemba, koko nta muntu mfite wo kumpumuriza no kunkomeza. Abana banjye barihebye, barumiwe kuko umwanzi yantsinze.” Ab'i Siyoni baratakambye ntihagira ubahumuriza, ku itegeko ry'Uhoraho, abaturanyi b'Abisiraheli bahindutse abanzi babo, Yeruzalemu yahindutse umwanda rwagati mu banzi bayo. Koko rero nasuzuguye amategeko y'Uhoraho, nyamara Uhoraho we ni umunyakuri. Bantu b'amahanga yose nimunyumve, nimwitegereze akababaro kanjye, dore abahungu n'abakobwa banjye bajyanywe ho iminyago. Natabaje abakunzi banjye baranyigarika, abatambyi banjye n'abakuru b'imiryango baciwe mu mujyi, bishwe bashakashaka ibyokurya kugira ngo bagarure ubuyanja. Uhoraho, itegereze akaga ndimo, ndashengurwa n'agahinda, umutima wanjye uradihaguza kuko nakugomeye. Mu mayira inkota yatsembye abantu, mu rugo na ho urupfu rurayogoza. Abantu bumvise nganya ntihagira umpumuriza, abanzi banjye bose bumvise akaga kanjye, bishimiye ibyo wankoreye. Tebutsa wa munsi wasezeranye na bo bapfe urwanjye. Ubugome bwabo nibukwigaragarize, ubagire nk'uko wangize umpoye ubwigomeke bwanjye. Koko amaganya yanjye ni menshi ndarembye. Uhoraho yarakariye Siyoni ayishyira mu icuraburindi, ibyari ikuzo rya Isiraheli yabihinduye amatongo ku munsi w'uburakari bwe, ntiyibutse ko ari ho yakandagizaga ibirenge. Uhoraho yashenye imidugudu yose y'Abisiraheli nta kubabarira, yararakaye arimbuza imijyi ntamenwa yo mu Buyuda, yakojeje isoni ingoma y'i Siyoni n'abatware bayo. Uhoraho yagize uburakari bukaze, atsemba ububasha bwa Isiraheli, yarabatereranye igihe bari bugarijwe n'umwanzi, uburakari yarakariye Yakobo bwari nk'umuriro ukongora byose. Yafoye umuheto we nk'umwanzi, yabanguye ukuboko kw'iburyo nk'umubisha, yatsembye ibinezeza byose, yasutse uburakari bumeze nk'umuriro kuri Siyoni. Uhoraho yitwaye nk'umwanzi atsemba Isiraheli, yarimbuye amazu meza y'aho yose n'imijyi ntamenwa, yagwije amarira n'amaganya mu bantu b'u Buyuda. Yashenye Ingoro ye ihinduka amatongo, yatsembye aho bakoraniraga, yakuyeho iminsi mikuru n'amasabato muri Siyoni, yagize uburakari bukaze akuraho umwami n'abatambyi. Uhoraho yashenye urutambiro rwe azinukwa Ingoro ye, inkuta z'amazu meza y'i Siyoni yazigabije umwanzi, mu Ngoro y'Uhoraho urusaku rwari rwinshi nko ku munsi w'ibirori. Uhoraho agambiriye gusenya inkuta za Siyoni, agiye kuzitsemba kandi ntazivuguruza, iminara n'inkuta biri mu cyunamo, bisenyukiye rimwe. Amarembo ya Siyoni yararigise, amapata yayo Uhoraho yayahinduye ubushingwe, umwami n'abatware bayo bahungiye mu mahanga. Nta mategeko akiharangwa, Uhoraho ntakibonekera abahanuzi bayo. Abakuru b'imiryango b'i Siyoni bicaye hasi bumiwe, bisize umukungugu mu mutwe, bambaye imyambaro igaragaza akababaro, abakobwa b'i Yeruzalemu bubitse umutwe ku butaka. Amaso yanjye yakobowe n'amarira, ndashengurwa n'agahinda, nacitse intege kubera abantu banjye barimbutse, koko abana b'incuke n'ibitambambuga barabiraniye mu mihanda y'umurwa. Barabaza ba nyina bati: “Ibyokurya n'ibyokunywa biri he?” Dore bararabiranira mu mihanda nk'inkomere, baragwa mu maboko ya ba nyina. Yeruzalemu we, nkuvugeho iki? Bantu b'i Yeruzalemu, mbagereranye n'iki? Bantu b'i Siyoni, mbahwanye n'iki ngo mbahumurize? Koko akaga kawe ni kanini nk'inyanja, nta wabasha kukagukiza. Ibyo abahanuzi bawe baguhanuriye ni ibinyoma n'imburamumaro, ntibakugaragarije ibyaha byawe ngo wihane utajyanwa ho umunyago, ibyo baguhanuriye ni ibinyoma n'ubuyobe. Yeruzalemu we, abahisi n'abagenzi baguha urw'amenyo, baragukwena bakuzunguriza umutwe bagira bati: “Uyu ni wo murwa wari akataraboneka n'ishema ry'abari ku isi yose!” Abanzi bawe bose bahagurukiye kugusebya, baragukwena, bagahekenya amenyo bagira bati: “Turawurimbuye! Umunsi twari dutegereje tuwugezeho!” Koko Uhoraho akoze ibyo yagambiriye, ibyo yavuze kuva kera arabisohoje. Dore yakurimbuye atakubabarira, yatumye umwanzi akwishima hejuru, yashyigikiye ababisha bawe. Bantu b'i Siyoni, nimutakambire Uhoraho, nimusese amarira atembe nk'umugezi, nimuyasese ijoro n'amanywa, nimukomeze murire ubutaruhuka. Nimuhaguruke muboroge ijoro ryose, mubwire Uhoraho ibibari ku mutima byose, mumutakambire kubera abana banyu, abana banyu bicirwa n'inzara mu mihanda y'umujyi. Uhoraho, itegereze urebe uwo ugirira utyo. Mbese birakwiye ko abagore barya abana bibyariye? Ese birakwiye ko barya abana bakundaga cyane? Mbese birakwiye ko abatambyi n'abahanuzi bicirwa mu Ngoro yawe? Imirambo y'abasore n'abasaza icurikiranye mu mayira, abakobwa n'abahungu banjye bicishijwe inkota, ku munsi w'uburakari bwawe wabatsembye nta mbabazi. Wararāritse nk'aho ari umunsi mukuru, watumiye abantera ubwoba impande zose, ku munsi w'uburakari bwawe nta n'umwe warokotse, abo nibyariye nkabarera, umwanzi yarabatsembye. Ndi umuntu wagize umubabaro, Uhoraho yampanishije uburakari bwe. Yaranshoreye aranjyana, yanjyanye mu mwijima utagira umucyo. Ni jye yahannye, yaranyibasiye umunsi urira. Yanshegeshe umubiri wose, amagufwa yanjye arayajanjagura. Uhoraho yaranzengurutse, yangotesheje umubabaro n'agahinda. Yangumishije mu mwijima, nywugumamo nk'abapfuye kera. Yaramfunze kugira ngo ntamucika, yambohesheje iminyururu iremereye. Nacuze umuborogo ndatakamba, nyamara Uhoraho ntiyumva ugutakamba kwanjye. Inzira zanjye yazicishije amabuye manini, yayobeje inzira nanyuragamo. Yambereye nk'ikirura kirekereje, yambereye nk'intare yubikiye. Yaranshenjaguye aranshegesha, yaranshegeshe asiga ndi intere. Yafoye umuheto arandasa, yangize nk'intego y'imyambi ye. Yarandashe ampinguranya impyiko, yamariyeho imyambi yo mu mutana we. Rubanda rwose bangize urw'amenyo, ni jye basigaye bataramiraho. Yanyujuje imibabaro, yampagije agahinda. Yampatiye guhekenya amabuye, yangaraguye mu ivu. Yambujije amahoro, sinkigira umutekano. Naribwiye nti: “Icyizere cyanjye kirashize, icyizere nari mfitiye Uhoraho kirarangiye.” Ibuka umubabaro wanjye n'ukuntu banteragana, kubitekereza bimbera nk'indurwe n'uburozi. Mpora mbitekerezaho, bikanshengura. Nyamara dore icyo nzirikana, dore icyo nizera: urukundo rw'Uhoraho ntirushira, impuhwe ze zihoraho iteka. Urukundo n'impuhwe bye ntibihinduka. Uhoraho, umurava wawe uhoraho. Ndibwira nti: “Uhoraho ni we ntegerejeho byose, ni yo mpamvu nzakomeza kumwiringira.” Uhoraho agirira neza abamwiringira, agirira neza abamushakashaka. Ni byiza gutegereza wihanganye, ni byiza gutegereza agakiza k'Uhoraho. Ni byiza kwimenyereza kwihangana ukiri muto. Umuntu akwiye kwiherera agatuza, igihe Uhoraho abimutegetse. Niyuname yicishe bugufi, yizere ko Uhoraho amutabara. Nategere umusaya umukubita, yihanganire ibitutsi bamutuka. Koko Uhoraho ntazamutererana burundu. Nyamara nubwo areka umuntu akababara, yuzuye impuhwe n'ubugwaneza. Ntanezezwa n'akababaro k'abantu, ntababaza abantu abigambiriye. Mbese iyo abantu batoteza imfungwa, iyo bima abantu uburenganzira bwabo, iyo babubima imbere y'Usumbabyose, iyo barenganya umuntu mu rubanza, ibyo byose Uhoraho ntaba abireba? Ni nde utegeka, ibyo ategetse bikaba? Ni nde niba atari Nyagasani? Mbese ibyiza n'ibibi ntibituruka k'Usumbabyose? Ni kuki umuntu yinuba, ni kuki yinuba iyo ahaniwe ibyaha bye? Nimucyo twisuzume, bityo tugarukire Uhoraho. Nidusenge tubikuye ku mutima, dutegere amaboko Imana iri mu ijuru, tuti: “Twaracumuye turagoma, nawe Uhoraho ntiwatubabarira.” Wikingirije uburakari bwawe uradutoteza, wadutsembye nta mbabazi. Wikingirije igicu, bityo ngo isengesho ryacu ritakugeraho. Waduhinduye ibishingwe, watugize umwanda imbere y'amahanga. Abanzi bacu bose baradutuka bakadukwena. Ubwoba n'ukuzimu biradutegereje, amakuba no kurimbuka na byo biradutegereje. Amaso yanjye arasesa amarira adakama, ndarizwa n'ukurimbuka k'ubwoko bwanjye. Amaso yanjye ararira ubudatuza; bityo ntegereje ko Uhoraho areba, akitegereza ari mu ijuru. Ibyo mbona birambabaza, birambabaza kubera abagore bo mu murwa wanjye. Abanyanga nta mpamvu bampigaga nk'abahiga inyoni. Banjugunye mu rwobo mbona, bangerekaho amabuye. Umuvu w'amazi wandenze hejuru, ndavuga nti: “Ndapfuye.” Naragutakambiye wowe Uhoraho, nagutakambiye ndi ikuzimu. Umva ijwi ryanjye wikwica amatwi, umva ugutakamba kwanjye untabare. Igihe kimwe naragutabaje uraza, uraza urambwira uti: “Witinya.” Nyagasani waramburaniye, bityo urokora ubugingo bwanjye. Uhoraho urareba ibibi bangirira, ubirebe undenganure. Uhoraho wiboneye ukuntu bihōrera, wiboneye ukuntu bangambanira. Uhoraho wiyumviye ibitutsi bantuka, wiboneye ukuntu bangambanira. Abanzi banjye baramvuga, baramvuga umunsi ukira. Bitegereze, baba bicaye cyangwa bahagaze, ni jyewe bataramana. Uhoraho uzabacire urubakwiye, uzabiture ukurikije ibikorwa byabo. Uhoraho uzabanangire imitima, bityo bibe umuvumo wawe kuri bo. Uhoraho uzabakurikirane n'uburakari, uzabatsembe ku isi. Mbega ngo izahabu iracuyuka! Mbega ngo izahabu inoze irata agaciro! Amabuye y'agaciro yari mu Ngoro yanyanyagiye hose mu mayira! Abantu b'i Siyoni bari bafite agaciro nk'ak'izahabu inoze, basigaye bagereranywa n'ibibindi byabumbwe n'umubumbyi. Abantu banjye bahindutse abagome nka mbuni yo mu butayu, nyamara na za nyiramuhari zonsa ibyana byazo. Ururimi rw'umwana rwumagaye, rwumiye mu rusenge rw'akanwa kubera inyota, abana barasaba ibyokurya, nyamara ntibafite ubibaha. Abamenyereye indyo nziza baguye mu mayira, abarerewe mu bukire baryamye mu iyarara. Ubugome bw'ubwoko bwanjye busumbye kure ubwa Sodoma, Sodoma yarimbutse mu kanya gato ntawe uyiteye. Abanaziri babwo bereranaga nk'urubura, bereranaga kurusha amata, barabengeranaga nk'ibuye ry'agaciro, barabagiranaga kurusha ibuye rya safiri. Uburanga bwabo bwirabuye kurusha amakara, mu mayira ntibakimenyekana, uruhu rwabo rwumiye ku magufwa, rwarumye rumera nk'urukwi. Abicishijwe inkota bagize amahirwe, bagize amahirwe kuruta abishwe n'inzara, abanyenzara baragārita bagapfa, bapfa bazize kubura ibyokurya. Koko rero, nubwo abagore bagira imbabazi, batetse abana babo barabarya, babariye muri iryo rimbuka ry'ubwoko bwanjye. Uhoraho yagize umujinya ukaze, uburakari bwe bugurumana burisuka, yatwitse Siyoni, imfatiro zayo zirakongoka. Abami b'isi n'abaturage bayo, ntibatekereza ko umwanzi yakwinjira muri Yeruzalemu. Ayo makuba yakuruwe n'ibyaha by'abahanuzi bayo, yakuruwe n'ibicumuro by'abatambyi bayo, batumye imenekamo amaraso y'intungane. Barindagiraga mu mayira nk'impumyi, bihumanyishije kumena amaraso, nta watinyukaga gukora ku myambaro yabo. Abantu barabamagana bati: “Nimwigireyo mwarahumanye, nimwigireyo, mutaduhumanya.” Bityo baba ibicibwa n'inzererezi, abanyamahanga bati: “Ntidushobora kubakīra.” Uhoraho na we ubwe yarabatatanyije, ntagishaka kubitaho. Abatambyi ntakibahesha icyubahiro, abakuru b'imiryango ntakibareba n'irihumye. Amaso yacu yaheze mu kirere, twategereje inkunga ntitwayibona; twarategereje biba iby'ubusa, igihugu twategereje nta cyo cyatumariye. Baratugenzuraga aho tunyuze hose, ntitwashoboraga kujya aho dushaka, iherezo ryacu riregereje, igihe cyacu kirageze, koko akacu kashobotse. Abadutotezaga barihutaga cyane, barihutaga kurusha kagoma mu kirere. Mu misozi baratwirukankanaga, mu butayu baduciraga ibico. Umwami watoranyijwe n'Uhoraho ari we twari turambirijeho, yafashwe mu mitego y'abadutotezaga. Koko rero twaribwiraga tuti: “Azaturinda, tuganze mu banyamahanga.” Nimwishime munezerwe, baturage ba Edomu, mwebwe abatuye mu gihugu cya Usi. Nyamara namwe amakuba azabagwirira, ubugome bwanyu buzajya ahagaragara. Bantu b'i Siyoni, igihano cyanyu kirarangiye, ntimuzongera kujyanwa ho iminyago ukundi. Naho mwebwe baturage ba Edomu, muzahanirwa ubugome bwanyu, Uhoraho azagaragaza ibicumuro byanyu. Uhoraho ibuka ibyatubayeho, itegereze urebe ukuntu badutuka. Gakondo yacu yigaruriwe n'abanyamahanga, amazu yacu yigaruriwe n'abimukīra. Ba data ntibakiriho, twabaye impfubyi, ba mama bahindutse abapfakazi. Tugura amazi yo kunywa, tugura inkwi zo gucana. Abadutoteza baduhozaho inkeke, turananiwe nta gahenge dufite. Twategeye ukuboko Misiri na Ashūru, twabategeye ukuboko tubasaba ibyokurya. Ba data baracumuye, none ntibakiriho, ni twe twikoreye ibihano by'ibyaha byabo. Inkoreragahato ni zo zidutegeka, nta muntu dufite wo kudukura mu nzara zabo. Ibyo kurya tubibona tubanje guhara amagara, abambuzi badutegera mu butayu. Imibiri yacu yaka umuriro nk'itanura, yaka umuriro kubera inzara itumereye nabi. Abagore b'i Siyoni bafatwa ku ngufu, abakobwa na bo bafatwa ku ngufu mu mijyi ya Yuda. Bafashe abatware bacu barabamanika, ntibacyubaha n'abakuru b'imiryango. Abasore babahatiye gusya ku mabuye, abana bahatiwe kwikorera imiba y'inkwi iremereye. Abakuru b'imiryango ntibakirema inama, abasore ntibagicuranga inanga. Umunezero wacu warayoyotse, ibyishimo byacu byahindutse icyunamo. Ikuzo ryacu ryarashize, tugushije ishyano kuko twacumuye. Bityo twabaye abarwayi, twahindutse impumyi. Byatewe n'uko Siyoni yabaye amatongo, koko yabaye isenga rya za nyiramuhari. Nyamara wowe Uhoraho, uganje iteka ryose, ingoma yawe izahoraho uko ibihe biha ibindi. Ni kuki utwibagirwa igihe cyose, ni kuki udutererana iminsi yose? Uhoraho twigarurire tuzakugarukira, tugarure mu mibereho yacu ya kera. Uhoraho, mbese waratwanze burundu, mbese watuzinutswe ubutigarura? Ku itariki ya gatanu y'ukwezi kwa kane k'umwaka wa mirongo itatu nari maze mvutse, ubwo nari hamwe n'abajyanywe ho iminyago ku nkombe y'umuyoboro w'amazi witwa Kebari, nabonye ijuru rikingutse maze Imana irambonekera. Kuri iyo tariki ya gatanu y'ukwezi, hari mu mwaka wa gatanu Umwami Yoyakini ajyanywe ho umunyago, Ijambo ry'Uhoraho ryangezeho jyewe Ezekiyeli mwene Buzi wari umutambyi mu gihugu cya Babiloniya, ku nkombe ya Kebari. Aho ni ho Uhoraho yanyujujemo imbaraga. Nitegereje mbona inkubi y'umuyaga uturutse mu majyaruguru, uzana n'igicu kinini n'umuriro utera ibishashi, bikikijwe n'umucyo urabagirana. Muri wo rwagati, hashashagiranaga nk'icyuma kiri mu muriro. Muri uwo mucyo kandi nabonyemo amashusho y'ibinyabuzima bine bisa n'abantu, uretse ko buri kinyabuzima cyari gifite mu maso hane n'amababa ane. Amaguru yabyo yari arambuye, ibirenge byabyo bimeze nk'ibinono by'inyana kandi birabagirana nk'umuringa usennye. Munsi y'amababa yabyo hari ibiganza by'umuntu byarebaga mu byerekezo bine, kimwe no mu maso habyo n'amababa yabyo. Amababa ya buri kinyabuzima yakoraga ku y'ikindi, byagendaga biromboreje imbere yabyo kandi ntibyigere bikebuka. Uko ari bine byari bifite mu maso nk'ah'umuntu, mu maso h'iburyo hasaga n'ah'intare, mu maso h'ibumoso hasaga n'ah'ikimasa, kandi uko ari bine byari bifite mu maso hasa n'aha kagoma. Abiri mu mababa ya buri kinyabuzima yarebaga hejuru kandi rimwe rikora ku rindi, andi abiri atwikiriye umubiri wacyo. Buri kinyabuzima cyagendaga kiromboreje imbere yacyo, bikajya iyo bishaka kandi ntibyigere bikebuka. Ibyo binyabuzima byasaga n'amakara yaka, kandi bikarabya nk'ibirimi by'umuriro. Uwo muriro wagendaga hagati y'ibyo binyabuzima uko ari bine, ukahasakāza umucyo kubera ibishashi byawo byarabyaga nk'umurabyo. Ibinyabuzima byagendaga binyuranamo, kandi binyaruka nk'umurabyo. Nuko nitegereje mbona ku ruhande rwa buri kinyabuzima, uruziga rukora hasi. Isura n'imiterere y'izo nziga yasaga n'ibuye ry'agaciro. Izo nziga uko ari enye zarasaga zose, zikozwe kimwe kandi zisobekeranye. Izo nziga zagendaga zikaraga zigana mu byerekezo bine, ntizigere zihindukira. Amagurudumu yazo yari maremare cyane, kandi uko ari ane yari azengurutsweho n'amaso. Iyo ibinyabuzima byagendaga, inziga zajyanaga na byo, byajya ejuru zikazamukana na byo. Byajyaga iyo bishatse inziga zikajyana na byo, kuko ibyo binyabuzima ari byo byazikoreshaga. Iyo ibinyabuzima byagendaga, inziga zajyanaga na byo, byahagarara na zo zigahagarara. Iyo byajya ejuru zazamukanaga na byo, kuko ibyo binyabuzima ari byo byazikoreshaga. Hejuru y'ibyo binyabuzima hari igisa n'igisenge, kibengerana nk'urubura kandi gitangaje. Amababa abiri ya buri kinyabuzima yari arambuye munsi y'icyo gisa n'igisenge, rimwe ryerekeranye n'irindi, naho andi abiri yari atwikiriye umubiri wa buri kinyabuzima. Iyo byagendaga numvaga urusaku rw'amababa yabyo, rwari urusaku rumeze nk'urw'amazi magari, cyangwa nk'ijwi ry'Ishoborabyose, cyangwa imirindi y'ingabo. Iyo byarekaga kugenda, byabumbaga amababa yabyo. Hanyuma ijwi ryumvikanira hejuru y'icyo gisa n'igisenge, cyari hejuru y'ibyo binyabuzima byari bihagaze bibumbye amababa yabyo. Hejuru y'igisa n'igisenge hari ikintu kimeze nk'ibuye rya safiro, gikozwe nk'intebe ya cyami. Kuri iyo ntebe ahagana hejuru hari igisa n'umuntu. Nuko mbona icyo gisa n'umuntu kirabagirana nk'icyuma gisennye kandi kizengurutswe n'umuriro. Munsi y'urukenyerero nahabonaga igisa n'umuriro ukimurikira. Icyo gisa n'umuntu cyari gikikijwe n'umucyo umeze nk'umukororombya urabagirana mu gihe cy'imvura. Ibyo byashushanyaga ikuzo ry'Uhoraho, mbibonye nikubita hasi nubamye. Nuko numva ijwi ry'umvugisha. Uwamvugishaga arambwira ati: “Yewe muntu, haguruka ngire icyo nkubwira.” Akivuga iryo jambo Mwuka w'Imana anyinjiramo mbasha guhaguruka. Nuko ntangira gutega amatwi umvugisha. Arambwira ati: “Yewe muntu, ngutumye ku Bisiraheli banyigometseho nk'uko ba sekuruza babigenje kugeza na n'ubu. Ngutumye rero kuri abo banyagasuzuguro binangiye. Uzababwire uti: ‘Uku ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.’ Bakumva cyangwa batakumva, nibura bazamenya ko muri bo hari umuhanuzi, nubwo ari abantu b'ibyigomeke. “Yewe muntu, uramenye ntuzabatinye cyangwa ngo utinyishwe n'amagambo yabo. Bazakurwanya umere nk'uri mu mahwa cyangwa uwicaye hejuru y'indyanishamurizo. Ntuzatinyishwe n'amagambo yabo cyangwa imyifatire yabo, kuko ari abantu b'ibyigomeke. Bakumva cyangwa batakumva kuko ari abantu b'ibyigomeke, uzabagezeho ubutumwa nguhaye. “Yewe muntu, umva icyo nkubwira: uramenye ntuzabe icyigomeke nka bo, ahubwo asama maze urye icyo ngiye kuguha.” Ngo ndebe mbona ukuboko kunyerekejweho, gufashe umuzingo w'igitabo. Nuko icyo gitabo akiramburira imbere yanjye. Cyari cyanditswemo imbere n'inyuma amagambo y'amaganya n'ishavu n'imiborogo. Uwamvugishaga arambwira ati: “Yewe muntu, rya icyo gitabo nguhaye, maze ushyire ubutumwa Abisiraheli.” Nuko mbumbura umunwa angaburira icyo gitabo. Arambwira ati: “Yewe muntu, rya icyo gitabo uhage.” Nuko ndakirya maze kindyohera nk'ubuki. Hanyuma arabwira ati: “Yewe muntu, sanga Abisiraheli ubagezeho ubutumwa bwanjye. Singutumye ku bantu bavuga ururimi rukomeye kandi rutumvikana, ahubwo ngutumye ku Bisiraheli. Singutumye ku bantu benshi bavuga ururimi rukomeye kandi utumva, nubwo bo bakumva nta ngorane. Nyamara Abisiraheli bo ntibazakumva, kuko badashaka kunyumvira. Koko rero Abisiraheli ni ibyigomeke kandi barinangiye. Nyamara ngiye kukugira icyigomeke nka bo, ntume ukambya agahanga nka bo. Nzagukomeza kurusha isarabwayi, ukomere kurusha urutare. Bityo rero ntuzabatinya cyangwa ngo udagadwe imbere yabo kuko ari abantu b'ibyigomeke.” Uwamvugishaga yongera kumbwira ati: “Yewe muntu, tega amatwi amagambo yose nkubwira uyazirikane. Hanyuma usange abajyanywe ho iminyago ari bo bene wanyu, bakumva cyangwa batakumva ubabwire uti: ‘Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.’ ” Nuko Mwuka w'Imana aranjyana maze numva inyuma yanjye ijwi ryomongana riti: “Uhoraho naherwe ikuzo aho atuye.” Hanyuma numva urusaku rw'amababa ya bya binyabuzima yakocoranaga, numva n'urusaku rw'inziga zabyo rwomongana cyane. Nuko Mwuka aramfata aranjyana, ngenda mfite agahinda n'ishavu, nyamara ububasha bw'Uhoraho burankomeza. Bityo ngera i Telabibu ku nkombe za Kebari, aho abajyanywe ho iminyago bari batuye, ngumana na bo iminsi irindwi nakutse umutima. Iminsi irindwi ishize Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, nakugize umurinzi w'Abisiraheli. Uzajye utega amatwi ibyo nkubwira maze ubaburire mu mwanya wanjye. Nimbwira umugome nti: ‘Uzapfa nta kabuza’, nyamara wowe ntumuburire ngo areke imigenzereze ye mibi maze akire, uwo mugome azapfa azize ibicumuro bye, nyamara ni wowe nzaryoza amaraso ye. Icyakora nuramuka uburiye umugome ariko ntareke ubugome bwe n'imigenzereze ye mibi, azapfa azize ibicumuro bye, nyamara wowe uzaba wikijije. “Umuntu w'intungane nateshuka ku butungane bwe maze agakora ikibi, nzamushyira imbere umutego, apfe azize ibyaha bye. Nutamuburira azapfa azize ibyaha bye, ubutungane bwe ntibuzibukwa ukundi, nyamara ni wowe nzaryoza amaraso ye. Icyakora nuramuka uburiye umuntu w'intungane kugira ngo adacumura maze ntacumure, azabaho abikesha ko yaburiwe kandi nawe uzaba wikijije.” Aho ni ho ububasha bw'Uhoraho bwongeye kunzaho, maze arambwira ati: “Haguruka ujye mu kibaya, ni ho nzakubwirira.” Nuko ndahaguruka njya mu kibaya, maze mbona haganje ikuzo ry'Uhoraho, rimeze nk'iryo nari narabonye ku muyoboro w'amazi witwa Kebari, maze nikubita hasi nubamye. Hanyuma Mwuka w'Imana anzamo arampagurutsa, maze Uhoraho arambwira ati: “Genda wifungirane mu nzu yawe. Yewe muntu, abantu bazaguhambira n'imigozi bakubohe we kongera kubahingukamo ukundi. Ururimi rwawe nzarufatisha mu gisenge cy'akanwa, maze uhinduke ikiragi ku buryo utazashobora kubacyaha ukundi, kuko ari abantu b'ibyigomeke. Icyakora ninshaka kugira icyo mbabwira, nzakubumbura umunwa maze ubabwire uti: ‘Uku ni ko Nyagasani Uhoraho avuze: ushaka kumva niyumve, utabishaka narorere.’ Koko rero ni abantu b'ibyigomeke.” Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, fata itafari urirambike imbere yawe, maze urishushanyeho umujyi wa Yeruzalemu. Hanyuma werekane ko umujyi ugoswe, uwukikize imikingo n'ibirundo by'ibitaka, n'ibirindiro by'abanzi n'intwaro z'intambara. Uzafate ipanu y'icyuma, uyikingire nk'urukuta rw'icyuma rugutandukanya n'umujyi maze uwuhange amaso, bityo uwo mujyi uzaba usa n'ugoswe kandi ni wowe uzaba uwugose. Icyo kizaba ikimenyetso cyo kuburira Abisiraheli. “Ngaho ryamira urubavu rw'ibumoso, maze wikorere ibyaha by'Abisiraheli. Igihe cyose uzaba uryamiye urwo rubavu, uzaba wikoreye ibyaha byabo. Ibyo uzabikora iminsi magana atatu na mirongo cyenda, ingana n'imyaka Abisiraheli bamaze bacumura. Bityo uzayimara wikoreye ibyaha by'Abisiraheli. Nurangiza iyo minsi uzahindukire uryamire urubavu rw'iburyo, umare iminsi mirongo ine wikoreye ibyaha by'Abayuda. Ngutegetse kubikora umunsi umwe mu mwaka, ukazamara igihe kingana n'imyaka Abayuda bamaze bacumura. “Hanyuma uzahindukira uhange amaso Yeruzalemu igoswe, maze urambure ukuboko uyihanurire ibi bigiye kuyibaho. Dore nkubohesheje imigozi ku buryo udashobora guhindukira ngo uryamire urundi rubavu, kugeza igihe uzaba urangije iminsi yo kugota umujyi. Ngaho shaka ingano za nkungu n'iza bushoki, ushake n'ibishyimbo n'inkori, n'amasaka n'uburo, maze ubivangire mu nkono imwe ubikoremo umugati. Ibyo ni byo bizagutunga mu minsi magana atatu na mirongo cyenda, igihe uzaba uryamiye urubavu rumwe. Ifunguro ryawe rya buri munsi rizakurikiza igipimo: uzajya urya garama magana abiri na mirongo itatu z'umugati ku munsi, zizaba zihagije kugeza ku wundi munsi. Amazi uzanywa na yo azaba akurikije igipimo: uzajya unywa igice cya litiro y'amazi ku munsi, azaba ahagije kugeza ku wundi munsi. Iryo funguro ryawe rizaba rimeze nk'agatsima k'ingano za bushoki, uzagateke hejuru y'ikirundo cy'amazirantoki abantu babireba.” Uhoraho yungamo ati: “Uko ni ko Abisiraheli bazatungwa n'ibyokurya bihumanye, mu mahanga nzabatatanyirizamo.” Nuko ndavuga nti: “Nyagasani Uhoraho, nta na rimwe nigeze nihumanya kuva mu buto bwanjye kugeza n'ubu, nta na rimwe nigeze ndya itungo ryipfushije cyangwa ryatanyaguwe n'inyamaswa, nta nyama ihumanye yigeze ingera mu kanwa.” Uhoraho arambwira ati: “Ngaho nkwemereye gutekesha amase ibyokurya byawe, aho kubiteka hejuru y'amazirantoki.” Hanyuma Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, dore ngiye gusenya ibigega by'ibiribwa muri Yeruzalemu. Abayituye bazarya ibidahagije babigokeye, bazanywa amazi apimwe babanje guhangayika. Bazabura ibyokurya n'amazi bose bashoberwe, maze batentebuke bazize ibicumuro byabo. “Yewe muntu, fata inkota ityaye ikubere nk'urwembe, uyogosheshe imisatsi yawe n'ubwanwa, hanyuma uzane umunzani ubigabanyemo imigabane itatu. Igihe iminsi y'igotwa ry'umujyi izaba irangiye, uzafate kimwe cya gatatu cy'iyo misatsi n'ubwanwa, ugitwikire mu mujyi rwagati. Hanyuma uzafate ikindi kimwe cya gatatu cyabyo ugicagaguze inkota ku mpande z'umujyi, kimwe cya gatatu gisigaye ugitumurire mu muyaga, nanjye nzagikurikirana n'inkota. Icyakora uzafateho umusatsi muke, uwushyire mu mufuka w'umwenda wawe. Hanyuma uzafateho muke kuri uwo musatsi, uwujugunye mu muriro uwutwike. Bityo hazaturukamo umuriro uzakongora Abisiraheli bose.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Uko ni ko nzagenzereza Yeruzalemu, umujyi nashinze hagati y'amahanga nkawukikiza ibihugu. Nyamara abayituye barenze ku byemezo nafashe, barangomeye kurusha amahanga, ntibakurikije amateka natanze kurusha ibihugu bibakikije. Bahinyuye ibyemezo nafashe, ntibakurikiza n'amateka natanze. None rero baturage ba Yeruzalemu, nimuntege amatwi. Mwaransuzuguye kurusha amahanga abakikije, ntimwakurikije amateka natanze, ntimwitaye no ku byemezo nafashe, ahubwo mwakurikije imigenzereze y'ayo mahanga. Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho navuze nti: ‘Ngiye kubahindukirana mbahanire imbere y'amahanga. Nzabakorera ibintu bibi ntigeze mbakorera, ndetse ntashobora no kongera gukora ukundi, mbaziza ko mwakoze ibizira. Ababyeyi bazarira abana babo muri wowe rwagati, abana na bo bazarya ababyeyi babo. Nzabacira urwo gupfa, abarurokotse mbatatanyirize mu mpande zose z'isi.’ ” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Ndahiye nkomeje: kubera ko mwahumanyishije Ingoro yanjye ibibi byose n'ibizira byose, nanjye rero ngiye kubatsembaho, sinzabitaho kandi sinzabababarira. Kimwe cya gatatu muri mwe kizazira icyorezo cyangwa inzara mu mujyi rwagati, ikindi kimwe cya gatatu inkota izagitsembera mu mpande zawo, kimwe cya gatatu gisigaye nzagitatanyiriza mu mpande zose z'isi, maze ngikurikirane n'inkota. Nzabarakarira byimazeyo, mbature umujinya wanjye wose bityo mbe nihōreye. Hanyuma bazamenya ko ari jye Uhoraho wabivuze mbitewe no kubafuhira, kugeza ubwo mbatuye umujinya wanjye. Umujyi wa Yeruzalemu nzawugira amatongo, usuzugurike mu mahanga awukikije n'imbere y'abahisi n'abagenzi. Igihe nzayihana nihanukiriye mbigiranye uburakari n'umujinya n'intonganya zikaze, Yeruzalemu izahinduka urukozasoni n'igitutsi, izaba iciro ry'imigani n'igiterashozi imbere y'amahanga ayikikije. Ni jye Uhoraho ubivuze. “Baturage ba Yeruzalemu, nzabarasa imyambi ari yo nzara izabatsemba, nzabateza inzara ikomeye ibatsembe maze nsenye ibigega byanyu by'ibiribwa. Nzabateza inzara n'inyamaswa z'inkazi bibamareho urubyaro. Muzugarizwa n'ibyorezo n'urugomo kandi intambara ibatsembe. Ni jye Uhoraho ubivuze.” Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hindukirira imisozi ya Isiraheli maze uhanurire abayituye ibibi bigiye kubabaho. Uzababwire uti: ‘Yemwe abatuye imisozi ya Isiraheli, nimwumve ubutumwa bwa Nyagasani Uhoraho. Aravuze ngo: yemwe abatuye ku misozi no ku dusozi, no mu bikombe no mu bibaya, dore ngiye kubatsembesha intambara, ndimbure n'ahasengerwa ibigirwamana byanyu. Nzasenya intambiro zanyu n'ibicaniro byanyu by'imibavu, kandi benshi muri mwe nzabatsinda imbere y'ibigirwamana byanyu. Imirambo y'Abisiraheli nzayararika imbere y'ibigirwamana byabo, amagufwa yabo nzayanyanyagiza ku mpande z'intambiro zanyu. “ ‘Imijyi yose mutuyemo izahindurwa ikidaturwa, n'ahasengerwa ibigirwamana byanyu hazaba umusaka. Intambiro zanyu zizarimbuka, ibigirwamana byanyu bizamenagurika bishireho. Ibicaniro byanyu bizasenyuka n'ibikorwa byanyu bihinduke umuyonga. Benshi muri mwe bazapfa, bityo abazarokoka bazamenya ko ndi Uhoraho. “ ‘Icyakora bamwe muri mwe nzabarokora intambara batatanire mu mahanga. Abo bazarokoka bazanyibukira mu bihugu byabajyanye ho iminyago. Bazibuka uko nabahannye kubera ubwigomeke bwabo. Ni bwo bwatumye banyimūra bakayoboka ibigirwamana, kandi bazigaya ubwabo kubera ibizira bakoze. Nuko bazamenya ko ndi Uhoraho kandi ko imiburo yanjye itabaye impfabusa.’ ” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Ngaho koma mu mashyi, cinya ikirenge hasi maze utere hejuru uti: ‘Baragowe Abisiraheli bitewe n'ibizira byose bakoze!’ Kubera ibyo bazicwa n'intambara n'inzara n'icyorezo. Abari kure bazicwa n'icyorezo, abari hafi bazazira intambara, abarokotse bazicwa n'inzara. Nzabamariraho uburakari bwanjye bwose. Intumbi zabo zizaba zirambaraye hagati y'ibigirwamana byabo zikikije intambiro zabo, zinyanyagiye ku dusozi no mu mpinga z'imisozi, zirambaraye munsi y'ibiti binini n'ibitoshye n'ahantu hose boserezaga imibavu ibigirwamana byabo. Ni bwo abasigaye bazamenya ko ndi Uhoraho. Nzabarwanya nkoresheje imbaraga, igihugu cyabo ngihindure amatongo n'ikidaturwa uhereye mu butayu bw'amajyepfo ukageza i Ribula mu majyaruguru, n'aho batuye hose. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.” Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, ibi ni byo jyewe Nyagasani Uhoraho mbwira Abisiraheli: dore icyago giheruka cyugarije impande zose z'igihugu! Iri ni iherezo ryanyu kandi uburakari bwanjye bugiye kubibasira. Ngiye kubacira urubanza nkurikije imigenzereze yanyu, mbaryoze ibizira byose mwakoze. Sinzabitaho kandi sinzabababarira, ahubwo nzabahanira imigenzereze yanyu n'ibizira mudahwema gukora. Bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Icyago kiraje, ni icyago simusiga! Iri ni iherezo! Icyago kiraje, kirabugarije! Yemwe baturage b'iki gihugu, ibyago birabugarije! Igihe kirageze, wa munsi uregereje! Ibyari urwamo rw'ibyishimo byahindutse iterabwoba ku misozi. Ngiye kubamariraho uburakari bwanjye, mbacire urubanza nkurikije imigenzereze yanyu kandi mbaryoze ibizira byose mwakoze. Sinzabitaho kandi sinzabababarira, ahubwo nzabahanira imigenzereze yanyu n'ibizira mudahwema gukora. Bityo muzamenya ko ari jye Uhoraho ubahana. “Dore wa munsi urageze, igihano cyanyu kiraje. Ubugizi bwa nabi buraboneka hose, agasuzuguro kariyongera. Ubugome burarushaho kwiyongera, nta muntu n'umwe muri mwe uzarokoka. Ubutunzi bwanyu cyangwa icyubahiro cyanyu, nta na kimwe kizasigara. Igihe kirageze, umunsi uregereje. Umuguzi nareke kunezerwa, n'umucuruzi areke kwiheba kuko nabarakariye bose. Umucuruzi nubwo yaba akiriho ntazasubirana ibicuruzwa bye. Koko rero ibonekerwa ryerekeye kurimbuka kw'abantu bose rizasohozwa. Nta muntu n'umwe uzarokoka bitewe n'ibyaha byabo. Nubwo bavuza ikondera abantu bose bakaba biteguye, nta n'umwe wajya ku rugamba kuko nabarakariye bose.” “Mu mayira intambara ni yose, mu mazu bugarijwe n'icyorezo n'inzara. Abari mu cyaro bazicwa n'intambara, abari mu mujyi batsembwe n'inzara n'icyorezo. Abazacika ku icumu bazahungira mu misozi, bamere nk'inuma z'inyabwoba zivuye mu bibaya, bazababazwa n'ibyaha byabo. Amaboko yabo yose azatentebuka, amavi yabo azahinda umushyitsi. Bazambara imyambaro igaragaza akababaro, ubwoba buzabataha. Bazakorwa n'isoni bimoze imisatsi. Bazajugunya ifeza yabo mu mayira, izahabu yabo izaba nk'umwanda. Ifeza n'izahabu byabo ntibizabarokora ku munsi w'uburakari bw'Uhoraho. Ntibazabona ibibahaza cyangwa ibibanezeza, koko ifeza n'izahabu byabo ni byo byabateye gucumura. Ubutunzi bwabo bwatumye birata, bihangiye amashusho n'ibigirwamana bizira, ni cyo gituma byose nzabihindura umwanda. Uwo mutungo nzawuteza abanyamahanga bawusahure, abagome bazawusahura bawuhumanye. Igihe umutungo w'Ingoro yanjye uzaba uhumanywa sinzabyitaho, igihe abajura bazinjira mu Ngoro bakayihumanya sinzabyitaho. Tegura iminyururu, koko rero igihugu cyuzuyemo abicanyi, umujyi na wo wuzuyemo urugomo. Nzahuruza abanyamahanga b'abagome cyane, nzabahuruza bigarurire amazu yabo. Nzatsemba agasuzuguro k'ibikomerezwa, ahasengerwa habo hazahumanywa. Iterabwoba rikomeye riraje, bazashaka amahoro bayabure, ibyago bizaba uruhererekane, impuha z'ibibi ziziyungikanya. Bazatakambira umuhanuzi ngo abonekerwe, umutambyi ntazaba akigisha amategeko, abakuru b'imiryango bazabura inama batanga. Umwami azajya mu cyunamo, ibyegera na byo bizacika intege, rubanda ruzashya ubwoba. Nzabahana nkurikije imigenzereze yabo, nzabacira urubakwiriye, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.” Ku itariki ya gatanu y'ukwezi kwa gatandatu mu mwaka wa gatandatu tujyanywe ho iminyago, nari nicaye iwanjye mu nzu nkikijwe n'abakuru b'imiryango y'Abayuda. Ako kanya ububasha bwa Nyagasani Uhoraho bunsesekaraho. Nuko mbona igisa n'umuntu, munsi y'urukenyerero hasaga n'umuriro, hejuru yarwo hasaga n'umuringa usennye. Arambura igisa n'ikiganza amufata imisatsi. Muri uko kubonekerwa n'Imana, Mwuka arangurukana anjyana i Yeruzalemu angeza ku irembo ry'imbere ryo mu majyaruguru y'Ingoro, ahari ikigirwamana Imana yanga urunuka. Imbere yanjye mbona ikuzo ry'Imana y'Abisiraheli, risa n'iryo nigeze kubona mu ibonekerwa ryo mu kibaya. Imana irambwira iti: “Yewe muntu, reba mu majyaruguru.” Nuko ndeba mu majyaruguru ahateganye n'urutambiro, mbona cya kigirwamana Imana yanga urunuka kiri iruhande rw'urwo rutambiro. Imana yungamo iti: “Yewe muntu, urareba ibyo bakora? Urabona ibizira biteye ishozi Abisiraheli bakora kugira ngo nzinukwe Ingoro yanjye? Ba uretse urabona n'ibindi bizira birushijeho gutera ishozi.” Imana injyana ku irembo ry'urugo, ndebye mbona umwenge mu rukuta. Imana irambwira iti: “Yewe muntu, ca icyuho mu rukuta.” Nuko nagura umwenge, nca icyuho mu rukuta. Imana yungamo iti: “Injira urebe ibizira biteye ishozi bahakorera.” Ninjiye mbona amashusho y'udusimba dukurura inda hasi, n'ibikōko by'ubwoko bwose bizira, n'ibigirwamana byose by'Abisiraheli byari bishushanyije ku nzu. Imbere yabyo hari hahagaze abakuru mirongo irindwi b'imiryango y'Abisiraheli, na Yāzaniya mwene Shafani ahagararanye na bo. Buri wese yari afite icyotezo mu ntoki, umwotsi w'imibavu ugatumbagira nk'igihu. Imana irambaza iti: “Yewe muntu, wabonye ibyo abakuru b'imiryango y'Abisiraheli bakorera mu mwijima, buri wese yiherereye mu cyumba cyeguriwe ikigirwamana cye? Baribwira bati: ‘Uhoraho ntatwitayeho, yatereranye iki gihugu!’ ” Imana yungamo iti: “Ba uretse urabona n'ibindi bizira bakora birushijeho gutera ishozi.” Nuko anjyana ku muryango w'Ingoro y'Uhoraho ahagana mu majyaruguru, ahari hicaye abagore baririraga ikigirwamana Tamuzi. Imana irambwira iti: “Yewe muntu, ese warebye? Ba uretse urabona n'ibindi bizira birushijeho gutera ishozi.” Anjyana mu rugo rw'Ingoro y'Uhoraho, ku muryango wayo hagati y'ibaraza n'urutambiro, hari abantu makumyabiri na batanu. Abo bantu bari bateye umugongo Ingoro y'Uhoraho bareba iburasirazuba, baramya izuba rirashe. Imana irambwira iti: “Yewe muntu, ese warebye? Nyamara ibizira aba Bayuda bakorera aha hantu babona ko bidahagije, bityo bakongeraho no gukwiza urugomo mu gihugu kugira ngo bandakaze. Irebere nawe uburyo bakabije kunsuzugura! Nanjye nzabarakarira, sinzabitaho kandi sinzabababarira. Bazantakambira nyamara sinzabumva.” Nuko numva Uhoraho avuga aranguruye ati: “Igihano cy'umujyi kiregereje. Yemwe abashinzwe guhana uyu mujyi, nimwigire hafi buri wese azane intwaro ye yo kurimbura!” Hanyuma mbona abantu batandatu baturutse mu muryango w'Ingoro werekera mu majyaruguru, buri wese afite intwaro ye yo kurimbura. Muri bo hari umuntu wambaye imyambaro yera, akenyeje umukandara uriho igikoresho cyo kwandikisha cyagenewe umwanditsi. Binjira mu Ngoro bahagarara hafi y'urutambiro rw'umuringa. Nuko ikuzo ry'Imana y'Abisiraheli ryari ku bakerubi rijya ku muryango w'Ingoro. Uhoraho ahamagara wa muntu wambaye imyambaro yera, akenyeje umukandara uriho igikoresho cyo kwandikisha. Aramubwira ati: “Zenguruka umujyi wa Yeruzalemu, ushyire ikimenyetso ku ruhanga rw'abantu bababajwe kandi barizwa n'ibizira byose biwukorerwamo.” Hanyuma numva Imana ibwira abandi bantu iti: “Nimumukurikire mugende mwica, ntimugire uwo mwitaho cyangwa ngo mumubabarire. Mutsembe abasaza n'abasore n'inkumi, n'abana n'abagore. Nyamara umuntu washyizweho ikimenyetso ntimumwice, kandi muhere ku bari mu Ngoro.” Nuko bahera ku bakuru b'imiryango bari imbere y'Ingoro. Uhoraho arababwira ati: “Ngaho nimugende muhumanye Ingoro, urugo rwayo murwuzuze intumbi.” Nuko baragenda bica abatuye umujyi. Igihe bariho bica nari jyenyine, nikubita hasi nubamye ndavuga nti: “Nyagasani Uhoraho, ese ugiye kurimbura itsinda ryose ry'Abisiraheli basigaye, usuke uburakari bwawe kuri Yeruzalemu?” Uhoraho aransubiza ati: “Ibicumuro by'Abisiraheli n'iby'Abayuda birenze urugero. Dore igihugu cyuzuye amaraso, na Yeruzalemu yuzuye ubugome. Abantu baravuga bati: ‘Uhoraho yatereranye iki gihugu ntatwitayeho.’ Bityo nanjye sinzigera mbitaho cyangwa ngo mbababarire, ahubwo nzabaryoza ibihwanye n'imigenzereze yabo.” Nuko wa muntu wambaye imyambaro yera, akenyeje umukandara uriho igikoresho cyo kwandikisha agaruka avuga ati: “Uhoraho, nakoze uko wantegetse.” Nuko nditegereza mbona igisa n'intebe ya cyami ikozwe muri safiro, cyari hejuru y'igisa n'igisenge kiri hejuru y'abakerubi. Uhoraho abwira wa muntu wari wambaye imyambaro yera ati: “Nyura mu nziga ziri munsi y'abakerubi, wuzuze mu biganza byawe amakara yaka ukuye hagati y'abo bakerubi, uyanyanyagize mu mujyi.” Nuko mbona wa muntu aragiye. Igihe uwo muntu yagendaga, abakerubi bari bahagaze mu majyepfo y'Ingoro, kandi mu rugo rw'Ingoro igihu cyari kibuditse. Nuko ikuzo ry'Uhoraho ryigaragariza hejuru y'abakerubi, ryerekera mu muryango w'Ingoro. Igihu kibuditse cyuzura mu Ngoro, naho urugo rwuzura umucyo w'ikuzo ry'Uhoraho. Urusaku rw'amababa y'abakerubi rwumvikana inyuma y'urugo nk'ijwi ry'Imana Nyiringabo iyo ivuze. Igihe Uhoraho yategekaga wa muntu wari wambaye imyambaro yera ati: “Fata umuriro uvuye hagati y'inziga ziri munsi y'abakerubi”, uwo muntu yaragiye ahagarara iruhande rw'uruziga. Umukerubi umwe arambura ukuboko afata umuriro wari hagati y'abakerubi, afata amakara yaka ayashyira mu biganza bya wa muntu wari wambaye imyambaro yera. Uwo muntu afata ayo makara yaka aragenda. Munsi y'amababa y'abakerubi hari igisa n'ikiganza cy'umuntu. Nitegereje mbona inziga enye zisa, buri ruziga ruri iruhande rw'umukerubi. Izo nziga zarabengeranaga nk'amabuye y'agaciro. Izo nziga zose uko ari enye zarasaga, zimeze nk'izisobekeranye rumwe mu rundi. Iyo zagendaga zerekezaga muri kimwe mu byerekezo bine, ntizihindukire. Zaganaga aho abakerubi berekeye, ntizihindukire. Imibiri y'abo bakerubi n'imigongo yabo, n'amaboko yabo n'amababa yabo, hamwe n'izo nziga zabo uko ari enye, byari byuzuyeho amaso impande zose. Nuko numva izo nziga bazita “Izikaraga”. Abo bakerubi bari bafite mu maso hane. Mu maso ha mbere hasaga n'ah'umukerubi, aha kabiri hasa n'ah'umuntu, aha gatatu hasa n'ah'intare, naho aha kane hasa n'aha kagoma. Abo bakerubi batumbagira mu kirere, bameze nka bya binyabuzima nabonye ku ruzi rwa Kebari. Iyo abakerubi bagendaga, inziga zagendaga iruhande rwabo, iyo baramburaga amababa yabo kugira ngo baguruke, inziga zajyanaga na bo. Iyo abakerubi bahagararaga na zo zarahagararaga, iyo bagurukaga zajyanaga na bo kuko zakoreshwaga n'ibyo binyabuzima. Nuko ikuzo ry'Uhoraho rivanwa ku muryango w'Ingoro, rijya hejuru y'abakerubi. Abakerubi barambura amababa yabo mbona baragurutse, inziga na zo zijyana na bo. Bahagarara mu muryango w'iburasirazuba bw'Ingoro y'Uhoraho, ikuzo ry'Imana y'Abisiraheli rirabagiranira hejuru yabo. Ni bo bya binyabuzima nabonye munsi y'Imana y'Abisiraheli ku muyoboro w'amazi witwa Kebari, maze menya ko ari abakerubi. Buri mukerubi yari afite mu maso hane n'amababa ane, munsi ya buri baba hari igisa n'ikiganza cy'umuntu. Mu maso habo hasaga na bya binyabuzima nabonye kuri Kebari, buri mukerubi yagendaga arombereje imbere ye. Nuko Mwuka aranzamura anjyana ku muryango w'Ingoro y'Uhoraho, aherekera iburasirazuba. Bugufi bw'uwo muryango hari abantu makumyabiri na batanu, muri bo mbonamo uwitwa Yāzaniya mwene Azuri na Pelatiya mwene Benaya bari abayobozi ba rubanda. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, aba bantu bagamije gukora ibibi no gutanga inama mbi muri uyu mujyi. Baravuga bati: ‘Igihe cyo kubaka amazu ntikiragera. Uyu mujyi ni nk'inkono iteka, naho twe abawurimo turi nk'inyama. Yewe muntu, ngaho bahanurire ubamagane.’ ” Nuko Mwuka w'Uhoraho anzaho arambwira ati: “Uhoraho aravuze ati: ‘Mwa Bisiraheli mwe, koko nzi ibyo muvuga n'ibyo mutekereza. Mwiciye abantu benshi muri uyu mujyi, amayira yawo muyuzuzamo intumbi.’ Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati: ‘Uyu mujyi ni wo nkono, naho intumbi mwawujujemo ni zo nyama. Nyamara mwebwe nzawubameneshamo. Mutinya intambara, nyamara ni yo nzabateza. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Nzabamenesha muri uyu mujyi mbagabize abanyamahanga, bityo mbahane. Nzabatsembesha intambara mbahanire mu gihugu cyanyu, bityo mumenye ko ndi Uhoraho. Uyu mujyi ntuzababera nk'inkono iteka, namwe ntimuzaba nk'inyama ziwurimo kuko nzabahanira mu gihugu cyanyu. Muzamenya ko ndi Uhoraho, mukaba mwaranze gukurikiza amateka n'amategeko yanjye, nyamara mukigana imigenzo y'amahanga abakikije.’ ” Nuko igihe nahanuraga, Pelatiya mwene Benaya arapfa. Mperako nikubita hasi nubamye ndangurura ijwi nti: “Nyagasani Uhoraho, mbese ugiye gutsemba Abisiraheli bose basigaye?” Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, abatuye i Yeruzalemu bavuga ibyawe n'iby'abavandimwe bawe na bene wanyu n'Abisiraheli bose muri kumwe bati: ‘Bo bari kure y'Uhoraho, iki gihugu ni twebwe twagihawe ho gakondo.’ None rero babwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Nubwo nabohereye mu mahanga nkabatatanyiriza mu bihugu, icyakora muri iki gihe ndi kumwe na bo muri ibyo bihugu, mbabereye ubuhungiro.’ “Babwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Nzabakoranya mbavane mu mahanga, nzabavana mu bihugu mwatataniyemo mbasubize mu gihugu cya Isiraheli. Muzakigarukamo maze mukureho ibizira n'ibiteye ishozi byose bikirimo. Nzabahindura bashya mugire ibitekerezo bitunganye. Nzabakuramo umutima ukomeye nk'ibuye mbashyiremo umutima uboneye. Bityo muzakurikiza amateka yanjye kandi mwitondere Amategeko yanjye. Muzaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yanyu. Nyamara abiyeguriye ibizira n'ibiteye ishozi, nzabītura ibihwanye n'imigenzereze yabo.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Nuko abakerubi barambura amababa yabo bagurukana n'inziga zari iruhande rwabo, kandi ikuzo ry'Imana y'Abisiraheli ryarabagiraniraga hejuru yabo. Hanyuma ikuzo ry'Uhoraho rivanwa mu mujyi, rijya hejuru y'umusozi uri iburasirazuba bwa Yeruzalemu. Mwuka aranzamura anjyana muri Babiloniya, aho abajyanywe ho iminyago bari bari. Ibyo nabyerekwaga na Mwuka w'Imana, maze ibonekerwa rirangirira aho. Hanyuma ibyo Uhoraho yanyeretse byose mbitekerereza abajyanywe ho iminyago. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, utuye mu bagome! Bafite amaso nyamara ntibabona, bafite amatwi nyamara ntibumva kuko ari inyoko y'abagome. Yewe muntu, ngaho rero hambira ibintu byawe nk'ujyanywe ho umunyago, kandi ugende ku manywa y'ihangu bakureba. Uzimuke ujye ahandi bakureba, ahari bizatuma bamenya ko ari ibyigomeke. Uzafate ibintu byawe ku manywa y'ihangu bakureba, maze nimugoroba ugende nk'ujyanywe ho umunyago. Uzace icyuho mu rukuta bakureba, abe ari ho unyuza ibintu byawe. Uzabishyire ku rutugu bakureba, ugende mu kabwibwi. Uzipfuke mu maso kugira ngo utareba aho ujya, kuko nkugize ikimenyetso cy'ibizaba ku Bisiraheli.” Nuko nkora ibyo Uhoraho yantegetse. Mfata ibintu byanjye ku manywa y'ihangu nk'ujyanywe ho umunyago, nimugoroba nca icyuho mu rukuta, ngenda mu kabwibwi ntwaye ibintu byanjye ku rutugu, bose bandeba. Bukeye Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, koko Abisiraheli ni abantu b'ibyigomeke! Ese ntibigeze bakubaza bati: ‘Ibyo ukora ni ibiki?’ None rero ubabwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Ubu butumwa bugenewe umwami w'i Yeruzalemu n'Abisiraheli bose bahatuye.’ Ubabwire uti: ‘Nababereye ikimenyetso. Uko byambayeho ni ko na bo bizababaho, bazajyanwa ho iminyago. Umwami wabo azagenda mu kabwibwi ashyize ibintu bye ku rutugu, anyure mu cyuho cyamuteganyirijwe kiri mu rukuta. Azipfuka mu maso bitume atareba aho ajya. Nzamutega umutego awugwemo, mujyane muri Babiloniya apfireyo atabonye icyo gihugu. Nzatatanya ibyegera bye byose, n'abamurinda n'ingabo zose kandi mbakurikirane n'inkota. Nimara kubatatanyiriza mu mahanga no mu bihugu bya kure, bazamenya ko ndi Uhoraho. Nyamara bake muri bo nzabarokora intambara n'inzara n'icyorezo. Nibagera mu mahanga bazemera ibizira byose bakoze. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ” Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, rya ibyokurya byawe uhinda umushyitsi, n'amazi yawe uyanywe udagadwa kandi ufite ubwoba. None rero ubwire abatuye igihugu uti: ‘Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: abatuye Yeruzalemu basigaye muri Isiraheli bazarya ibyokurya byabo bahangayitse, n'amazi yabo bayanywane agahinda, kuko igihugu cyabo cyose kizaba umusaka kubera ubugome bw'abagituye. Imijyi yari ituwe izaba amatongo, igihugu cyose gihinduke umusaka, bityo muzamenyeraho ko ari jye Uhoraho.’ ” Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, kuki muri Isiraheli muca uyu mugani ngo: igihe kirahita ikindi kigataha, nyamara nta bonekerwa na rimwe risohozwa? Ubwire Abisiraheli uti: ‘Nyagasani Uhoraho agiye gukuraho uwo mugani, ntuzongera gucibwa ukundi muri Isiraheli.’ Ahubwo ubabwire uti: ‘Igihe kiregereje ngo ibonekerwa ryose risohozwe.’ Koko rero ibonekerwa ry'ibinyoma n'ubuhanuzi bushukana, ntibizongera kubaho mu Bisiraheli. Nyamara jyewe Uhoraho nzavuga ibyo nshaka maze bisohozwe bidatinze, kuko mu gihe cyanyu mwa byigomeke mwe, nzasohoza ibyo navuze.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, Abisiraheli baravuga bati: ‘Ibonekerwa ryawe n'ubuhanuzi bwawe si iby'ubu, ahubwo ni ibyo mu bihe bizaza.’ None rero ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho ibyo navuze bitazatinda, ibyo navuze bizasohozwa.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, amagana y'abahanurabinyoma bo muri Isiraheli bahanura ibyo bishakiye. Ubabwire uti: ‘Nimwumve Ijambo ry'Uhoraho. Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: abo bahanuzi b'abapfapfa bazabona ishyano, kuko bahanura ibyo bishakiye kandi nta cyo naberetse! Mwa Bisiraheli mwe, abahanuzi banyu ni nka za nyiramuhari zibera mu matongo. Ntimwigeze mujya kuziba ibyuho cyangwa ngo musane inkuta, kugira ngo Abisiraheli bazabashe guhangana n'urugamba rwo ku munsi w'Uhoraho. Ibonekerwa ryabo n'ubuhanuzi bwabo ni ibinyoma, bavuga ko ibyo bahanura ari jye Uhoraho wabibatumye, nyamara sinigeze mbibatuma. Koko rero bahora bizeye ko nzashyigikira ibinyoma byabo. Ibonekerwa ryanyu n'ubuhanuzi bwanyu ni ibinyoma, kuko muvuga ngo: “Jyewe Uhoraho navuze”, kandi nta cyo navuze.’ Jyewe Nyagasani Uhoraho ndababwira nti: ‘Kuko amagambo yanyu ari ibinyoma n'ibonekerwa ryanyu akaba ari ibinyoma, ngiye kubahagurukira.’ Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. “Nzahana abahanuzi bakoresha ibonekerwa ritari iry'ukuri, maze bagahanura ibinyoma. Ntibazakīrwa mu ikoraniro ry'abantu banjye, ntibazabarwa nk'Abisiraheli kandi ntibazagaruka mu gihugu cya Isiraheli. Bityo muzamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho. “Koko rero bayobya abantu banjye bavuga bati: ‘Ni amahoro kandi ari nta yo’, bubaka ingirwarukuta bakazisīga ingwa. None rero bwira abo bahanuzi basīga ingwa ku ngirwarukuta ko zigiye guhirima. Hagiye kugwa imvura y'umugaru n'iy'amahindu, n'umuyaga w'ishuheri. Izo ngirwarukuta nizihirima, abantu bazababaza bati: ‘Ya ngwa mwazisīze yamaze iki?’ “Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuga ati: ‘Ngiye kubarakarira nohereze umuyaga w'ishuheri, n'imvura y'umugaru n'iy'amahindu bizihirike. Kubera umujinya wanjye nzabateza amahindu atsembe ibintu. Nzasenya izo ngirwarukuta wasīzeho ingwa, nzazirimbura maze imfatiro zazo zaname. Zizarindimuka zibice mwese, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho. Uburakari bwanjye buzagurumanira izo ngirwarukuta n'abazisīzeho ingwa. Nzababwira nti: ingirwarukuta zahirimanye n'abazisīze ingwa. Abo ni ba bahanuzi b'Abisiraheli bijeje Yeruzalemu ko ari amahoro kandi ari nta yo, none akabo kashobotse.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Uhoraho aravuga ati: “Yewe muntu, ihanangirize abagore b'ubwoko bwawe bahanura ibyo bishakiye. Bagezeho ubutumwa bubagenewe, ubabwire ibyo jyewe Nyagasani Uhoraho mbavugaho. Muzagusha ishyano mwa bagore mwe, mwe mwambika abantu impigi mu bizigira, mukabadodera ibitambaro byo mu mutwe mukurikije indeshyo ya buri muntu, mugambiriye kwigarurira abantu! Murashaka kwigarurira abantu banjye muharanira inyungu zanyu. Mwantesheje icyubahiro mu bantu banjye, kugira ngo muronke ingemu z'impeke ku mashyi n'udusate tw'umugati. Mwica abantu b'inzirakaregane mugakiza abadakwiriye kubaho. Mubwira abantu banjye ibinyoma maze bakabizera.” None rero Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nanga izo mpigi mukoresha kugira ngo mwigarurire abantu nk'abahiga inyoni. Nzazibakura ku maboko nzicagagure, maze ndekure abo bantu mwigaruriye. Nzashwanyaguza ibitambaro byanyu maze nkure abantu banjye mu maboko yanyu, mwe kuzongera kubigarurira ukundi. Bityo muzamenya ko ndi Uhoraho. Muca intege abantu b'intungane mubabwira ibinyoma, kandi ntarigeze mbakura umutima. Mushyigikira inkozi z'ibibi ntizireke imigenzereze mibi yazo ngo zirokoke. None rero amabonekerwa yanyu atari ay'ukuri, n'ubuhanuzi bwanyu bw'ibinyoma birarangiye. Nzakura abantu banjye mu maboko yanyu, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.” Bamwe mu bakuru b'Abisiraheli baje kungisha inama. Nuko Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, aba bantu biyeguriye ibigirwamana bemera ko bibagusha mu byaha. None se nzemera ko bangisha inama? Ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Umwisiraheli wese wiyeguriye ibigirwamana kandi akemera ko bimugusha mu byaha, maze akaza kugisha inama umuhanuzi, ni jye ubwanjye uzamuha igisubizo gikwiranye n'ubwinshi bw'ibigirwamana atunze. Ibyo nzabikorera kugarura Abisiraheli banyanze, bakayoboka ibigirwamana byabo.’ Nuko rero bwira Abisiraheli ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Nimwihane mureke gusenga ibigirwamana byanyu, muzinukwe ibizira byose mukora.’ “Igihe Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga uba mu Bisiraheli azanyanga akiyegurira ibigirwamana bikamugusha mu byaha, maze akaza kugisha inama umuhanuzi, ni jye ubwanjye Uhoraho uzamusubiza. Nzahagurukira uwo muntu mugire akarorero, muce mu bantu banjye. Bityo muzamenya ko ndi Uhoraho. “Umuhanuzi nashukika agasubiza ibyo yishakiye, ni jye ubwanjye Uhoraho uzaba namuretse akabikora. Nzakoresha ububasha bwanjye muvane mu bwoko bwanjye bw'Abisiraheli. Uwo muhanuzi kimwe n'umugisha inama, bombi bahwanyije icyaha kandi bazahanwa kimwe. Ibyo bizatuma Abisiraheli batongera kundeka, kandi ntibazongera kwiyandurisha ibyaha byabo byose, ahubwo bazaba abantu banjye, nanjye mbe Imana yabo.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, abatuye igihugu nibacumura bakampemukira, nzakoresha imbaraga zanjye mbahane. Nzasenya ibigega byabo by'ibiribwa mbateze inzara, kandi nzatsemba abantu n'amatungo. Nubwo abantu b'intungane nka Nowa na Daniyeli na Yobu baba muri icyo gihugu, ubutungane bwabo ni bo bwakiza bonyine.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. “Ndamutse nohereje inyamaswa z'inkazi mu gihugu zigatsemba abagituye, cyahinduka amatongo ku buryo nta watinyuka kukinyuramo, kubera gutinya izo nyamaswa. Nubwo ba bantu batatu b'intungane baba muri icyo gihugu, ntibashobora gukiza abahungu babo cyangwa abakobwa babo, ahubwo ni bo ubwabo barokoka, igihugu kigahinduka amatongo.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. “Ndamutse nteje intambara mu gihugu nkavuga nti: ‘Reka intambara yugarize igihugu ngitsembemo abantu n'amatungo’, nubwo ba bantu batatu b'intungane baba muri icyo gihugu, ntibashobora gukiza abahungu babo cyangwa abakobwa babo, ahubwo ni bo ubwabo barokoka, igihugu kigahinduka amatongo.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. “Ndamutse nteje icyorezo mu gihugu, nkarakara nkagitsembamo abantu n'amatungo, nubwo Nowa na Daniyeli na Yobu baba muri icyo gihugu, ntibashobora gukiza abahungu babo cyangwa abakobwa babo, ahubwo ni bo ubwabo barokoka babikesha ubutungane bwabo.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Nyagasani Uhoraho arakomeza ati: “Nubwo nateje Yeruzalemu ibi byago bine bikomeye: intambara n'inzara, n'inyamaswa z'inkazi n'icyorezo kugira ngo bitsembe abantu n'amatungo, nyamara hari abahungu n'abakobwa barokotse. Barahavanywe kandi bazabasanga aho mwajyanywe ho iminyago. Nimubona imyifatire yabo n'ibikorwa byabo, muzashira agahinda mumenye ko ibyago nateje Yeruzalemu byari bifite ishingiro. Nimubona imyifatire yabo n'ibikorwa byabo, muzashira agahinda mumenye ko ibyo nakoreye Yeruzalemu byari bifite ishingiro.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, mbese urubaho rw'umuzabibu n'amashami yawo, birusha iki izindi mbaho z'ibiti byo mu ishyamba? Mbese rushobora kubāzwamo igikoresho cy'ingirakamaro? Mbese barubāzamo akabaho ko kumanikaho ibikoresho? Reka da! Akamaro karwo ni ako gucanwa gusa. None se rumaze gushya imitwe yombi, igihimba na cyo kigakongoka, rwaba rukimaze iki? Niba nta kamaro rwari rufite rukiri ruzima, ruzamara iki nyuma yo gushya rugakongoka?” Ni cyo gituma Nyagasani Uhoraho avuga ati: “Nk'uko narobanuye urubaho rw'umuzabibu mu biti byo mu ishyamba ngo rucanwe, ni ko nzagenzereza abatuye Yeruzalemu. Nzabahana nubwo barokotse umuriro, nyamara kandi uwo muriro ni wo uzabatsemba. Nimbahana muzamenya ko ndi Uhoraho. Igihugu cyabo nzagihindura ikidaturwa kuko bampemukiye.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, menyesha Yeruzalemu ibizira yakoze. Uyibwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Ukomoka muri Kanāni, so yari Umwamori naho nyoko yari Umuhetikazi. Igihe wavukaga ntibakugenye, ntibakuhagiye ngo bagusukure, ntibagukunyuje umunyu kandi ntibagufubitse. Nta muntu wigeze akwitaho kandi nta wakugiriye impuhwe ngo agusukure, ahubwo bakujugunye ku gasozi kuko igihe wavukaga wari uteye ishozi. “ ‘Nanyuze hafi yawe nsanga wigaragura mu maraso yawe, nyamara nubwo wayigaraguragamo narakubwiye nti: “Baho.” Nagukujije nk'igiti cyo mu gasozi urakura, uragimbuka uba inkumi nziza cyane, upfundura amabere, imisatsi yawe irakura, nyamara wari wambaye ubusa. “ ‘Hanyuma nongeye kunyura hafi yawe mbona ugeze igihe cyo kubengukwa, ndambura igishura cyanjye mpisha ubwambure bwawe. Nagiranye Isezerano nawe nkurahira ko ntazaguhemukira, bityo uba uwanjye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. “ ‘Narakuhagiye ngukuraho amaraso maze ngusiga amavuta. Nakwambitse imyambaro itatse n'inkweto z'uruhu runoze, ngukenyeza umukandara w'umweru ngutwikira igishura cyiza. Narakurimbishije nkwambika ibikomo ku maboko n'urunigi mu ijosi. Nakwambitse impeta ku zuru n'amaherena ku matwi, nkwambika n'ikamba ku mutwe. Ibirimbisho byawe byari bikozwe mu izahabu no mu ifeza, wambaye imyambaro yera cyane kandi itatse. Waryaga umugati ukozwe mu ifu inoze, n'ubuki n'amavuta y'iminzenze. Bityo wabaye ihogoza uba umwamikazi. Ubwiza bwawe bwatumye uba ikirangirire mu mahanga. Koko ntiwagiraga amakemwa kuko nagutatse bihebuje.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Uhoraho aravuga ati: “Nyamara wiringiye uburanga bwawe, wishingikiriza ubwamamare bwawe wihindura indaya, usambana n'abahisi n'abagenzi urabiyegurira. Wafashe imwe mu myambaro yawe myiza itatse uyitakisha ahasengerwa ibigirwamana, uba ari ho usambanira! Ibyo wakoze nta ho byigeze biba, kandi ntibizongera no kubaho. Wafashe ibirimbisho byawe byiza naguhaye bikozwe mu izahabu no mu ifeza, ubikoramo ibigirwamana by'ibigabo usambana na byo. Wafashe imyambaro itatse urabyambika, ubitura amavuta n'imibavu naguhaye. Wafashe kandi ibyokurya naguhaye, ari byo ifu inoze n'amavuta y'iminzenze n'ubuki, ubitura ibigirwamana kugira ngo impumuro yabyo ibigushe neza. Wafashe abahungu n'abakobwa twabyaranye ubatambira ibyo bigirwamana. Mbese ubwo uburaya bwawe ntibwari buhagije? Wishe abana banjye ubatambira ibyo bigirwamana byawe. Muri uko gukora ibizira no muri ubwo buraya bwawe, ntiwibutse cya gihe wavukaga wambaye ubusa kandi wigaragura mu maraso.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Uhoraho aravuga ati: “Yeruzalemu ugushije ishyano! Ugushije ishyano nyuma y'ibyo bibi byose umaze gukora. Wirundiye igitaka ugisambaniraho, ahantu hose uhubaka ahasengerwa ibigirwamana. Wubatse ahasengerwa ibigirwamana mu mahuriro y'inzira hose bityo uriyandarika, usambana n'abahisi n'abagenzi maze ukabya kwiyandarika. Wasambanye n'Abanyamisiri ari bo baturanyi bawe bakurarikiraga, ukabya kwiyandarika ugira ngo undakaze. “Ni cyo cyatumye nkurwanya nkoresheje imbaraga, igihugu nari nakugeneye ndagitubya, nguteza abanzi bawe ari bo Bafilisiti, maze baterwa isoni n'imigenzereze yawe mibi. Nyamara ntiwigeze unyurwa, wongera gusambana n'Abanyashūru na bwo ntiwanyurwa! Wakabije kwiyandarika mu bacuruzi bo muri Babiloniya, nyamara na bwo ntiwanyurwa! “Mbega ngo uracika intege! Witwaye nk'indaya kabuhariwe! Igihe wirundiraga igitaka mu mahuriro y'inzira, ukubaka n'ahasengerwa ahantu hose, ntiwigeze ukenera ibiguzi nk'izindi ndaya. Wagenje nk'umugore w'umusambanyi urarikira abandi bagabo, aho gukunda umugabo we. Ubusanzwe indaya zihabwa ibiguzi, nyamara wowe ugurira abakunzi bawe bagaturuka imihanda yose bakugana, ugasambana na bo. Mu kwiyandarika kwawe ntiwakoze nk'izindi ndaya. Abakunzi si bo bakwinginga kandi si bo baguha ibiguzi, ahubwo ni wowe ubahendahenda ukabagurira. Koko utandukanye n'izindi ndaya.” None rero Yeruzalemu we, wowe wigize indaya, umva Ijambo ry'Uhoraho. Nyagasani Uhoraho arakubwira ati: “Kubera ko wiyambitse ubusa, ukagaragaza ubwambure bwawe wiyandarika mu bakunzi bawe no mu bigirwamana byawe byose bizira, no kubera abana bawe watambiye ibyo bigirwamana, ni yo mpamvu ngiye gukoranya abakunzi bawe bose ndetse n'abanzi bawe, bakurwanye baturutse imihanda yose. Nzakwambika ubusa imbere yabo babone ubwambure bwawe. Nzaguha igihano gikwiye abasambanyikazi n'abicanyi. Nzaguhanisha urupfu mbitewe n'uburakari no gufuha. Nzakugabiza abakunzi bawe basenye ibirundo byawe by'igitaka n'ahasengerwa ibigirwamana byawe. Bazakwambura imyambaro n'ibirimbisho byawe bagusige utumbuje. “Bazaguteza rubanda bagutere amabuye, kandi bagucagagure n'inkota. Bazatwika amazu yawe, baguhane abagore benshi babireba. Nzahagarika uburaya bwawe, ntuzongera guha ibiguzi abakunzi bawe. Nzakumariraho uburakari bwanjye, sinzongera kugufuhira no kukurakarira ukundi. Kubera ko wibagiwe ibyo nagukoreye igihe wavukaga, ahubwo ukandakaza kubera ibyo bikorwa byawe, nzakuryoza iyo myifatire yawe. Nzakwitura rero ibihwanye n'imigenzereze yawe. Koko rero, wakomeje uburaya ubugereka ku bindi bizira byose wakoze.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Uhoraho aravuga ati: “Yeruzalemu we, abantu bazaguca umugani bati: ‘Inyana ni iya mweru.’ Koko rero umeze nka nyoko, wa mugore wanze umugabo we n'abana be. Umeze nka bene nyoko banze abagabo babo n'abana babo. Nyoko yari Umuhetikazi naho so yari Umwamori. “Mukuru wawe ni Samariya, atuye mu majyaruguru hamwe n'abakobwa be, naho murumuna wawe ni Sodoma, atuye mu majyepfo hamwe n'abakobwa be. Ntiwakurikije imigenzereze yabo gusa, ahubwo wigannye n'ibizira bakora, nyamara mu migenzereze yawe yose wabarushije gukora nabi. “Ndahiye ubugingo bwanjye, murumuna wawe Sodoma n'abakobwa be, ntibigeze bakora ibibi bihwanye n'ibyo wowe n'abakobwa bawe mwakoze.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. “Ibi ni byo byari ibicumuro bya murumuna wawe Sodoma: we n'abakobwa be bari abirasi n'abanyamurengwe, batagira icyo bitaho kandi ntibite ku bakene n'indushyi. Bigize abirasi bakora ibizira ntabasha kwihanganira, bituma mbarimbura nk'uko mwabyiboneye. “Nyamara Samariya ntiyakoze ibihwanye na kimwe cya kabiri cy'ibicumuro byawe. Wakoze ibizira birengeje ibyabo, bituma bene nyoko bagaragara nk'aho ari intungane. Ukwiye gukorwa n'isoni kubera ibicumuro byawe bikabije kurusha ibya bene nyoko, byatumye bagaragara nk'aho ari intungane. Ukorwe n'isoni kuko watumye bene nyoko bagaragara nk'aho ari intungane. “Nzagarurira ishya n'ihirwe Sodoma n'abakobwa be na Samariya n'abakobwa be, kandi nawe nzakugarurira ishya n'ihirwe kimwe na bo, kugira ngo ukorwe n'ikimwaro kandi uterwe isoni n'ibyo wakoze, maze bene nyoko babone ko bo ari intungane. Bene nyoko Sodoma n'abakobwa be na Samariya n'abakobwa be bazongera bagire ishya n'ihirwe nka mbere, kandi nawe n'abakobwa bawe muzongera mugire ishya n'ihirwe nka mbere. Igihe cy'ubwirasi bwawe, wasuzuguraga murumuna wawe Sodoma. Ibyo wabikoze ububi bwawe butaragaragazwa, none ni wowe ugiye guhindurwa urw'amenyo n'Abedomu n'abaturanyi babo bose, usuzugurwe n'Abafilisiti n'abandi bose bagukikije. Ibibi n'ibizira wakoze bizakugaruka.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Yeruzalemu we, nzakwitura ibihwanye n'ibyo wakoze, kuko warenze ku ndahiro ukica Isezerano. Nyamara nzibuka Isezerano nagiranye nawe ukiri muto, kandi nzagirana nawe Isezerano rihoraho. Bityo uzibuka imigenzereze yawe maze ukorwe n'isoni igihe uzākira bene nyoko, bakuru bawe na barumuna bawe. Nzabaguha babe abakobwa bawe, nyamara ntibazagira uruhare ku Isezerano naguhaye. Nzakomeza Isezerano ryanjye nawe, bityo uzamenya ko ndi Uhoraho. Ibyo bizatuma wibuka ibibi wakoze maze ukorwe n'isoni kandi wumirwe, nyamara nzakubabarira ibyo wakoze byose.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, sakuza n'Abisiraheli kandi ubacire umugani, ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Kagoma nini ifite amababa manini kandi maremare, n'ubwoya bwinshi bw'amabara anyuranye, yagiye ku bisi bya Libani igwa mu bushorishori bw'isederi, ica ishami rirerire irijyana mu gihugu cy'abacuruzi, irishyira mu mujyi wabo. Hanyuma ifata n'urugemwe rwo mu gihugu cya Isiraheli maze irutera mu murima urumbuka, nk'igiti cyishimira kuba hafi y'amazi menshi. Nuko urwo rugemwe rurakura ruba umuzabibu utoshye, ugaba amashami uyerekeza kuri ya kagoma, ushora n'imizi munsi yayo. Uwo muzabibu ugaba amashami menshi, ugira n'amababi menshi. Haduka indi kagoma nini, na yo ifite amababa manini n'ubwoya bwinshi. Wa muzabibu ushora imizi, ugaba n'amashami ubyerekeje kuri iyo kagoma. Wizeraga ko uzabona ibiwutunga biruta ibyo mu murima wari uteyemo. Nyamara wari waratewe mu butaka burumbuka hafi y'amazi menshi, kugira ngo ugabe amashami kandi were imbuto maze ube umuzabibu ushimishije.’ ” Nyagasani Uhoraho arambwira ati: “Baza Abisiraheli uti: ‘Mbese uwo muzabibu uzakura usagambe? Mbese kagoma ya mbere ntizawurandura, igahungura imbuto zawo maze ukuma? Imishibu yawo izuma, kandi iyo kagoma ntizakenera ingufu nyinshi cyangwa abantu benshi bo kuwurandura. Mbese niwongera guterwa uzakura usagambe? Mbese umuyaga w'iburasirazuba nuwuhuha, ntuzumira mu butaka watewemo?’ ” Uhoraho arambwira ati: “Baza abo bantu b'ibyigomeke niba bazi icyo uwo mugani usobanura, hanyuma ubabwire uti: ‘Umwami wa Babiloniya yaje i Yeruzalemu atwara umwami n'ibyegera bye, abajyana muri Babiloniya. Yafashe umuntu umwe wo mu muryango w'umwami bagirana amasezerano, amurahiza ko azamwumvira. Yajyanye abanyacyubahiro bose bo mu gihugu ho iminyago, kugira ngo ubutegetsi bucike intege bwe kubyutsa umutwe, kandi bukomeze amasezerano bagiranye. Nyamara uwo mwami mushya arivumbagatanya, yohereza intumwa mu Misiri kugira ngo bamuhe amafarasi n'ingabo nyinshi. Mbese uyu mwami hari icyo azageraho? Mbese ukora ibyo azabihonoka? Mbese azatunganirwa kandi yarishe amasezerano?’ “Jyewe Nyagasani Uhoraho, ndahiye ubugingo bwanjye ko uwo mwami azapfira i Babiloni nta kabuza, mu gihugu cy'umwami wamuhaye ubutegetsi, kuko yamusuzuguye akarenga ku ndahiro kandi akica amasezerano bagiranye. Umwami wa Misiri n'ingabo ze nyinshi kandi z'intwari ntibazashobora kumurwanirira, igihe Abanyababiloniya bazaba bamugotesheje ibirundo by'igitaka n'inkuta kugira ngo bice abantu benshi. Uwo mwami mushya yarenze ku ndahiro, yica amasezerano kandi yari yarabyemeye. Kubera ayo makosa yose yakoze ntazahonoka.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Ndahiye ubugingo bwanjye, kuko yasuzuguye indahiro yarahiye akica Isezerano ryanjye, nzabimuryoza. Nzamutega umutego awugwemo, maze mujyane muri Babiloniya muhanireyo kubera ko yampemukiye. Ingabo ze z'intwari zizagwa ku rugamba, abazacika ku icumu bazatatanira mu mpande zose z'isi. Bityo muzamenya ko ari jye Uhoraho wabivuze.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nzafata ishami ryo mu bushorishori bw'isederi, nzavuna ishami rikiri ritoto mu mashami yayo, maze nditere ku musozi muremure. Nzaritera ku musozi muremure wa Isiraheli, rigabe amashami kandi ryere imbuto. Rizaba isederi ishimishije, inyoni z'ubwoko bwose zizabona ubwugamo mu mashami yayo ziberemo. Bityo ibiti byose byo mu gasozi bizamenya ko ari jyewe Uhoraho ucisha bugufi ibiti birebire, ngashyira ejuru ibigufi. Bizamenya kandi ko ari jye wumisha ibiti bitoshye, ngatuma ibyumagaye bitoha.” Ni jyewe Uhoraho ubivuze kandi nzabisohoza. Uhoraho arambwira ati: “Kuki muca uyu mugani ku byerekeye igihugu cya Isiraheli muti: ‘Ababyeyi bariye imizabibu isharira, amenyo y'abana babo arangirika?’ Jyewe Nyagasani Uhoraho, ndahiye ubugingo bwanjye ko mutazongera guca uwo mugani muri Isiraheli. Koko rero ubuzima bwa buri wese ni jye ubugenga, ari ubw'ababyeyi ari n'ubw'abana. Uzacumura ni we uzapfa. “Umuntu ashobora kuba intungane, agakora iby'ukuri kandi bitunganye. Uwo muntu ntarira ku misozi ibyeguriwe ibigirwamana by'Abisiraheli cyangwa ngo abiyoboke. Ntasambana n'umugore w'undi cyangwa ngo aryamane n'umugore uri mu mihango. Nta n'umwe akandamiza ahubwo asubiza ingwate yahawe. Ntiyiba ahubwo agaburira umushonji kandi akambika uwambaye ubusa. Ntatanga inguzanyo agamije inyungu cyangwa ngo ashake indonke ikabije. Yirinda gukora ikibi kandi agaca imanza zitabera. Akurikiza amateka yanjye kandi akubahiriza amategeko nta buryarya. Koko uwo muntu ni intungane, azabaho.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. “Uwo muntu ashobora kuba afite umwana w'umugome kandi w'umwicanyi, nubwo se nta na kimwe muri ibyo yakoze. Byashoboka ko uwo mwana arira ku misozi ibyeguriwe ibigirwamana kandi agasambana n'umugore w'undi, agakandamiza abatishoboye n'abakene, akiba kandi ntasubize ingwate yahawe, akayoboka ibigirwamana kandi agakora ibizira, agatanga inguzanyo agamije inyungu cyangwa indonke ikabije. Mbese uwo umuntu ukora atyo akwiye kubaho? Reka da! Kubera ko yakoze ibyo bizira byose, akwiye gupfa kandi azaba yizize. “Nyamara uwo mugome na we ashobora kubyara umwana, maze uwo mwana yabona ibyaha byose se akora ntabikurikize. Bityo ntarire ku misozi ibyeguriwe ibigirwamana by'Abisiraheli cyangwa ngo abiyoboke kandi ntasambane n'umugore w'undi, ntagire uwo akandamiza kandi ntagumane ingwate yahawe, ntiyibe ahubwo akagaburira umushonji kandi akambika uwambaye ubusa, ntakore ikibi kandi ntatange inguzanyo agamije inyungu cyangwa indonke ikabije, agakurikiza amategeko kandi akubahiriza amateka yanjye. Uwo muntu ntazapfa azize ibicumuro bya se, ahubwo azabaho. Nyamara se azapfa azize ibyaha bye bwite, kubera ko yariganyije kandi akiba mugenzi we, akagirira nabi bene wabo. “Nyamara murabaza muti: ‘Kuki umwana atazaryozwa ibyaha bya se?’ Niba uwo mwana aharanira ukuri n'ubutungane, akubahiriza amateka yanjye kandi akayakurikiza, azabaho nta kabuza. Umuntu ukora icyaha ni we uzapfa. Umwana ntazaryozwa ibyaha bya se cyangwa ngo umubyeyi ahanirwe ibyaha by'umwana we. Intungane izahemberwa ubutungane bwayo, n'umugome ahanirwe ubugome bwe. “Umugome niyihana ibyaha yakoze agakurikiza amateka yanjye yose, kandi agaharanira ukuri n'ubutungane, ntazapfa azabaho nta kabuza. Ibyaha byose yakoze ntibizibukwa ukundi, ahubwo azabaho kubera ubutungane bwe. Mbese nezezwa n'urupfu rw'umugome, aho kunezezwa n'uko yakwihana akabaho? Uko ni ko Nyagasani Uhoraho abaza. “Nyamara intungane nireka ubutungane bwayo igakora icyaha n'ibizira nk'ibyo umugome akora, mbese uwo muntu azabaho? Reka da! Nta na kimwe mu byiza byose yakoze kizibukwa, ahubwo azapfa azize ubuhemu bwe n'ibyaha yakoze. Muravuga muti: ‘Imigenzereze y'Uhoraho ntitunganye.’ Mwa Bisiraheli mwe, nimunyumve neza. Mbese imigenzereze yanjye ni yo idatunganye, cyangwa iyanyu ni yo idatunganye? Intungane nireka ubutungane bwayo igakora icyaha, izapfa izize ibibi yakoze ibiryozwe. Umugome niyihana ubugome bwe agakurikiza ukuri n'ubutungane, azakiza ubugingo bwe. Yamenye ubugome bwe bwose arabwihana, ntazapfa azabaho nta kabuza. “Nyamara Abisiraheli baravuga bati: ‘Imigenzereze y'Uhoraho ntitunganye.’ Mwa Bisiraheli mwe, mbese imigenzereze yanjye ni yo idatunganye, cyangwa iyanyu ni yo idatunganye? Mwa Bisiraheli mwe, nzacira buri wese urubanza nkurikije imigenzereze ye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Nimwihane mureke ububi bwanyu, ibyaha byanyu bitazababera impamvu yo kurimbuka. Nimuzibukire ibibi byose mwakoze, mugire umutima mushya n'ibitekerezo bishya. Mwa Bisiraheli mwe, kuki mushaka gupfa? Ntawe nifuriza gupfa, ahubwo nimwihane mubeho.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Uhoraho arambwira ati: “Tera indirimbo uririre abayobozi ba Isiraheli uti: ‘Nyoko yari intare y'ingore, yabaga hamwe n'intare z'ingabo, yaryamaga hagati y'imigunzu y'intare, yareraga ibyana byayo. Yareze kimwe mu byana byayo, irakirera kiba intare y'inkazi, kimenya guhiga no kurya abantu. Amahanga yumvise ubuhangange bwacyo, baragiteze kigwa mu rwobo, bagikuruje inkonzo bakijyana mu Misiri. Ya ntare y'ingore irategereza iraheba, yarategereje icyizere cyayo kirashira. Irera ikindi cyana cyayo, irakirera kiba intare y'inkazi. Cyabanaga n'izindi ntare, gihinduka intare y'inkazi, na cyo kimenya guhiga no kurya abantu. Cyasenye amazu yabo akomeye, cyarimbuye n'imijyi yabo. Igihugu n'abagituye bakuka umutima, bakurwa umutima n'umutontomo wacyo. Amahanga aturuka impande zose arakirwanya, baragitega kigwa mu rwobo. Bagikururisha inkonzo barakiboha, baragikurubana bagishyīra umwami wa Babiloniya. Baragifata baragifunga, umutontomo wacyo ntiwongeye kumvikana mu misozi ya Isiraheli.’ ” Uhoraho aravuga ati: “Nyoko yari nk'umuzabibu watewe hafi y'amazi. Wararumbukaga ukagira n'amashami menshi, byatewe n'uko wabonye amazi ahagije. Wari ufite amashami akomeye, amashami akwiriye kuvamo inkoni za cyami. Wari muremure ugera mu bicu, ubunini bwawo n'ubwinshi bw'amashami yawo byari bitangaje. Nyamara warimburanywe uburakari ujugunywa hasi, umuyaga w'iburasirazuba wumishije imbuto zawo. Amashami yawo akomeye yarumye, umuriro urayatwika. None uwo muzabibu utewe mu butayu, watewe mu gihugu cyumagaye kitagira amazi. Umuriro waturutse mu gihimba cyawo, watwitse amashami yawo n'imbuto zawo. Ntuzongera kugira amashami akomeye, ntuzongera kuvamo inkoni za cyami.” Iyo ni indirimbo yaririmbwe nk'amaganya. Ku itariki ya cumi y'ukwezi kwa gatanu k'umwaka wa karindwi tujyanywe ho iminyago, bamwe mu bakuru b'imiryango y'Abisiraheli baransanga kugira ngo bagishe Uhoraho inama. Nuko Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, bwira abakuru b'imiryango y'Abisiraheli ko jyewe Nyagasani Uhoraho mbabaza nti: ‘Mbese muzanywe no kungisha inama?’ Ndahiye ubugingo bwanjye, sinzabemerera kungisha inama. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. “Yewe muntu, mbese witeguye kubashinja? Ngaho bashinje. Ngaho bibutse ibizira ba sekuruza bakoze, maze ubabwire uti: ‘Nimwumve ibyo Nyagasani Uhoraho avuga: igihe natoranyaga Isiraheli nagiranye Isezerano namwe abakomoka kuri Yakobo, mbigaragariza muri mu Misiri mbabwira ko ndi Uhoraho Imana yanyu. Icyo gihe nabasezeranyije ko nzabavana mu Misiri nkabajyana mu gihugu nabatoranyirije, igihugu gitemba amata n'ubuki kandi kirusha ubwiza ibindi bihugu byose. Nabategetse kuzibukira ibizira mwakundaga, kandi ntimwiyandurishe ibigirwamana byo byo mu Misiri kuko ndi Uhoraho Imana yanyu.’ “Nyamara barangomeye banga kunyumvira, ntibareka ibizira biteye ishozi bakundaga, ntibareka n'ibigirwamana byo mu Misiri. Nuko ndavuga nti: ‘Nzabasukaho uburakari bwanjye n'umujinya wanjye aho bari mu Misiri.’ Nyamara nisubiyeho kugira ngo ntisuzuguza imbere y'abanyamahanga babana na bo. Koko rero abo banyamahanga babonye uko nimenyesheje Abisiraheli, igihe nabavanaga mu gihugu cya Misiri. Nabavanye mu Misiri mbajyana mu butayu, nabahaye amateka yanjye mbamenyesha n'Amategeko yanjye abeshaho uyakurikiza. Nabahaye kandi isabato yanjye kugira ngo ibe ikimenyetso cy'amasezerano twagiranye, bityo kugira ngo bamenye ko ari jye Uhoraho wabitoranyirije. Nyamara Abisiraheli bageze mu butayu barangomera ntibubahiriza amateka yanjye, banga n'amategeko yanjye abeshaho uyakurikiza kandi ntibubahiriza rwose isabato yanjye. Nuko mvuga ko nzabasukaho umujinya wanjye nkabatsembera mu butayu. Ariko nisubiyeho kugira ngo ntisuzuguza imbere y'abanyamahanga babana na bo. Koko rero abo banyamahanga babonye uko nimenyesheje Abisiraheli, igihe nabavanaga mu Misiri. Nuko nongera kubarahira bari mu butayu ko ntazabajyana mu gihugu nabahaye, igihugu gitemba amata n'ubuki kandi kirusha ubwiza ibindi bihugu byose. Ibyo nabitewe n'uko batubahirije amateka yanjye, ntibakurikiza amategeko yanjye kandi ntibubahiriza isabato yanjye, bayoboka ibigirwamana byabo. Nyamara nabagiriye imbabazi niyemeza kutabatsinda mu butayu.” Uhoraho arakomeza ati: “Abana babo nababwiriye mu butayu nti: ‘Ntimugakurikize amateka ya ba sokuruza cyangwa ngo mwumvire amabwiriza yabo, kandi ntimukiyandurishe ibigirwamana byabo. Ndi Uhoraho Imana yanyu, mujye mwubahiriza amateka yanjye kandi mukurikize amategeko yanjye. Mujye mwubahiriza isabato yanjye kugira ngo ibe ikimenyetso cy'amasezerano twagiranye, kandi ibibutse ko ndi Uhoraho Imana yanyu.’ Nyamara bo barangomeye ntibubahiriza amateka yanjye, banga n'amategeko yanjye abeshaho uyakurikiza kandi ntibubahiriza isabato yanjye. Nuko mvuga ko nzabasukaho umujinya wanjye nkabatsembera mu butayu. Ariko nisubiyeho kugira ngo ntisuzuguza imbere y'abanyamahanga babana na bo. Koko rero abo banyamahanga babonye uko nimenyesheje Abisiraheli, igihe nabavanaga mu Misiri. Nuko nongera kubarahira bari mu butayu, ko nzabatatanyiriza mu bihugu by'amahanga. Ibyo nabitewe n'uko batubahirije amateka yanjye, ntibakurikiza amategeko yanjye kandi ntibubahiriza isabato yanjye, bayoboka ibigirwamana bya ba sekuruza. Ndetse nabahaye amateka atabanogeye, mbaha n'amategeko atabeshaho uyakurikiza. Narabaretse kugira ngo bihumanyishe amaturo batura, kandi ndabareka ngo batambe abana babo b'impfura ho ibitambo. Ibyo nabigiriye kubahana kugira ngo bamenye ko ndi Uhoraho.” Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, bwira Abisiraheli ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Ba sokuruza barantutse kubera ubuhemu bwabo. Nabagejeje mu gihugu nabasezeranyije ko nzabaha. Babonye imisozi miremire n'ibiti bitoshye bahatambira ibitambo, bahaturira amaturo yo kundakaza, bahosereza imibavu ihumura neza kandi bahaturira amaturo asukwa.’ Nuko ndababaza nti: ‘Mbese aho hantu hirengeye mujya ni hantu ki?’ (Hitwa Ahasengerwa ibigirwamana kugeza na n'ubu.) “None rero bwira Abisiraheli uti: ‘Nyagasani Uhoraho avuze ko mwihumanyije mugenza nka ba sokuruza, murarikira ibizira byabo biteye ishozi. Na n'ubu mutura amaturo, mugatamba abana banyu mubacishije mu muriro, mwihumanyishije ibigirwamana byanyu byose. None mwa Bisiraheli mwe, mwibwira ko nzabemerera kungisha inama? Reka da! Jyewe Nyagasani Uhoraho ndahiye ubugingo bwanjye, sinzabemerera ko mungisha inama.’ Muravuga muti: ‘Turashaka kumera nk'andi mahanga cyangwa abantu bo mu bindi bihugu, basenga ibiti n'amabuye.’ Nyamara ibyo mutekereza ntibizashoboka. Jyewe Nyagasani Uhoraho ndahiye ubugingo bwanjye, nzabategekesha imbaraga mbasukeho uburakari bwanjye. Nzabereka imbaraga zanjye n'uburakari bwanjye, igihe nzabakoranya nkabagarura mbakuye mu bihugu byose mwatataniyemo. Nzabajyana mu butayu ahitaruye abanyamahanga, maze mbahane imbonankubone. Nk'uko nahannye ba sokuruza ubwo bari mu butayu bava mu Misiri, ni ko namwe nzabahana. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Nzabategeka kunyoboka no kubahiriza Isezerano ryanjye. Nzabakuramo abivumbagatanya n'abanyigomekaho. Nubwo nzabavana mu gihugu bajyanywe ho iminyago, ntibazinjira mu gihugu cya Isiraheli. Bityo muzamenye ko ndi Uhoraho. “Mwa Bisiraheli mwe, Nyagasani Uhoraho aravuga ati: ‘Ngaho buri wese nayoboke ibigirwamana bye, nyamara hanyuma muzangarukira mureke gusuzuguza izina ryanjye riziranenge ku bw'amaturo mutura ibigirwamana byanyu. Koko rero Abisiraheli bose bazansengera ku musozi wanyeguriwe, ku musozi muremure wa Isiraheli. Aho ni ho nzemera kubakīra kandi nemere ko muntura amaturo yanyu arusha ayandi ubwiza, n'impano mwanyeguriye. Nimara kubakoranya nkabavana mu bihugu mwatataniyemo, nzemera ko munyosereza imibavu ihumura neza, ngaragarize amahanga yose ko ndi umuziranenge. Icyo gihe muzamenya ko ndi Uhoraho nimbajyana mu gihugu cya Isiraheli, ari cyo narahiye kuzaha ba sokuruza. Aho muzahibukira imigenzereze n'ibikorwa mwihumanyishije, maze mukorwe n'isoni kubera ibibi mwakoze. Mwa Bisiraheli mwe, muzamenya ko ndi Uhoraho nintabitura ibihwanye n'imigenzere yanyu n'ibikorwa byanyu bibi, ahubwo nkabagirira neza kugira ngo niheshe icyubahiro.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hindukira urebe mu majyepfo y'igihugu, uhanurire abatuye mu ishyamba ryo mu majyepfo. Burira abatuye muri iryo shyamba uti: ‘Nimwumve Ijambo ry'Uhoraho. Nyagasani Uhoraho avuze ko agiye gutwika ishyamba, umuriro utsembe ibiti byose byaba ibitoshye cyangwa ibyumye. Nta kizabasha kuzimya ibirimi byawo, uzaturuka mu majyepfo usingire amajyaruguru, abantu bose bazashya. Abantu bose bazabona ko ari jyewe Uhoraho wawukongeje, kandi ntuzigera uzima.’ ” Nuko ndasubiza nti: “Nyagasani Uhoraho, baranyinuba bavuga bati: ‘Aravugira mu migani.’ ” Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hindukira ureba i Yeruzalemu, wamagane Ingoro yaho kandi uburire abatuye igihugu cya Isiraheli uti: ‘Uhoraho avuze ko agiye kubarwanya, azakura inkota mu rwubati atsembe intungane n'abagome. Koko ngiye gutsemba intungane n'abagome, inkota yanjye izibasira umuntu wese guhera mu majyepfo kugeza mu majyaruguru. Abantu bose bazamenya ko jyewe Uhoraho nakuye inkota mu rwubati, kandi itazongera gusubiramo.’ “None rero yewe muntu, unama nk'umuntu wacitse intege, ucure umuborogo imbere y'abo bantu. Nibakubaza bati: ‘Kuki uboroga?’, uzababwire uti: ‘Numvise inkuru mbi y'ibigiye kubagwirira: umuntu wese azakuka umutima, amaboko yose azatentebuka, imbaraga zizashira bacike intege. Ngibi biraje kandi bizasohozwa.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hanurira abo bantu ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Ngiyi inkota iraje, ni inkota ityaye kandi irabagirana. Yatyarijwe kwica, irarabagirana nk'umurabyo. Inkota yatyajwe kugira ngo ikoreshwe, yatyajwe kandi irarabagirana, yashyikirijwe umwicanyi. Yewe muntu, taka kandi uboroge, inkota igiye gutsemba abantu banjye, igiye gutsemba abayobozi bose b'Abisiraheli, izabatsembana n'abantu banjye bose. Ibyo rero nibigutere kwiheba. Koko rero icyo kizaba ikigeragezo gikomeye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Yewe muntu, ubu noneho hanura, koma mu mashyi maze inkota ikomeze ikore akazi kayo, koko ni inkota yica kandi itera ubwoba, ni inkota itsemba kandi ibugarije. Ni inkota ikura abantu umutima, benshi bacitse intege.’ Nayishyize kuri buri rembo kugira ngo yice, irarabagirana nk'umurabyo, iratyajwe kugira ngo yice. Wa nkota we, tema iburyo n'ibumoso, tema aho ubugi bwawe bwerekeye hose. Nanjye ngiye gukoma mu mashyi, ngiye kubamariraho uburakari bwanjye.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, shushanya inzira ebyiri umwami wa Babiloniya azanyuramo n'inkota ye, izo nzira zombi zituruke mu gihugu kimwe. Aho buri nzira itangirira uhashyire ikimenyetso cyerekana umujyi iganamo. Inzira imwe izanyurwamo n'ingabo za Babiloniya ziteye Raba umurwa w'Abamoni, indi izerekeza mu mujyi ntamenwa wa Yeruzalemu mu Buyuda. Koko rero umwami wa Babiloniya ahagaze mu mahuriro y'inzira kugira ngo amenye inzira anyuramo, akora ubufindo atigisa imyambi, agisha ibigirwamana inama kandi asuzuma imyijima y'amatungo yabitambiwe. Umwambi wo mu kiganza cye cy'iburyo werekanye Yeruzalemu, aho gushyirwa intwaro z'intambara. Atanga itegeko ryo kwica no kuvuza urwamo rw'intambara, no gushyiraho intwaro zo gusenya amarembo, no kurunda ibirundo by'igitaka no kuhakikiza imikingo. Nyamara abantu b'i Yeruzalemu ntibazabyemera kubera indahiro barahiye. Ariko ubu buhanuzi buzabibutsa ibyaha byabo, kandi bubaburire yuko bazajyanwa ho iminyago. “Ni cyo gituma Nyagasani Uhoraho avuga ati: ‘Kubera ko mukomeza gucumura mukagaragaza ubugome bwanyu, kandi mugashyira ku mugaragaro ibyaha byanyu mu bikorwa byanyu byose, muzajyanwa ho iminyago nta kabuza.’ “Naho wowe mutware wa Isiraheli, wowe mugome ukora ibizira, igihe cyawe cyo guhanwa kirageze. None rero Nyagasani Uhoraho aravuga ati: ‘Iyambure ingofero yawe n'ikamba ryawe, kuko ibintu byahindutse. Abari insuzugurwa bazahabwa icyubahiro, abari bubashywe bazacishwa bugufi. Ukurimbuka! Ukurimbuka! Uyu mujyi nzawurimbura, nyamara ibi ntibizaba mbere y'uko uwo nahaye ubutware aza guhana abawutuye nkawumwegurira.’ ” Uhoraho aravuga ati: “Yewe muntu, ngaho hanurira Abamoni ibyo jyewe Nyagasani Uhoraho ngiye kubabwira kubera ko batuka Abisiraheli. Ubabwire uti: ‘Inkota igiye kubarimbura, yatyarijwe kwica, irarabagirana nk'umurabyo. Igihe mukirangajwe n'amabonekerwa yanyu atari ay'ukuri n'ubuhanuzi bwanyu bw'ibinyoma, inkota igiye guca imitwe y'abagome n'inkozi z'ibibi. Koko rero igihe cyabo cyo guhanwa kirageze, ubugome bwabo burangire. None rero nimusubize inkota zanyu mu rwubati, kuko nzabahanira mu gihugu cyanyu kavukire. Nzabasukaho umujinya wanjye, mbatwikishe umuriro w'uburakari bwanjye, maze mbagabize abanyagitugu bazobereye mu kurimbura. Muzamera nk'inkwi zikongorwa n'umuriro, imivu y'amaraso izatemba mu gihugu cyanyu, ntimuzongera kwibukwa ukundi.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, mbese witeguye gucira urubanza uyu mujyi wuzuye abicyanyi? Uwumenyeshe ibizira byose abawutuye bakoze. Wubwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Koko wishe benshi muri wowe kandi wiyandurisha gukora ibigirwamana, none igihe cyawe cyo guhanwa kirageze. Ubwicanyi bwawe no kwihumanyisha ibigirwamana wiremeye biragushinja, bityo igihe cyawe cyo guhanwa kirageze. Ni yo mpamvu nakugize iciro ry'imigani mu mahanga, ibihugu byose bikaguhindura urw'amenyo. Ibihugu bya bugufi n'ibya kure bizagukōba, kuko witesheje agaciro kandi ukaba wuzuyemo imidugararo. “ ‘Dore abayobozi bose ba Isiraheli bishingikiriza imbaraga zabo bakica. Nta n'umwe mu batuye uyu mujyi wubaha ababyeyi, bagirira urugomo abanyamahanga kandi bagakandamiza impfubyi n'abapfakazi. Ntibubaha ahantu hanyeguriwe kandi ntibubahiriza isabato yanjye. Bamwe muri bo babeshyera abandi bagambiriye kubica, abandi barya ibitambo byatambiwe ibigirwamana, abandi batwawe n'uburaya. Bamwe muri bo baryamana n'abagore ba ba se, abandi bafata ku ngufu abagore bari mu mihango. Abantu bamwe basambana n'abagore ba bagenzi babo, abandi basambanya kandi bagafata ku ngufu abakazana babo cyangwa bashiki babo. Bamwe muri bo bakira ruswa bagambiriye kwica, abandi baguriza bagenzi babo bakabaka inyungu ikabije. Abandi barya imitsi bagenzi babo kugira ngo bikungahaze, naho jyewe baranyibagiwe.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. “Yemwe abatuye Yeruzalemu, ngiye kubahagurukira kubera uburiganya bwanyu n'ubwicanyi bwanyu. Mbese mufite imbaraga n'ubutwari bihagije byo guhangana nanjye, igihe nzaba nje kubarwanya? Koko rero jyewe Uhoraho ibyo nagambiriye nzabisohoza. Nzabatatanyiriza mu bihugu by'amahanga kandi ntsembe ibikorwa bibi byanyu byose. Muzasuzugurwa n'abanyamahanga, bityo muzamenyeraho ko ndi Uhoraho.” Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, Abisiraheli bambereye imburamumaro, bameze nk'ibisigazwa by'ifeza cyangwa iby'umuringa cyangwa itini, cyangwa icyuma cyangwa ubundi butare, byatunganyirijwe mu ruganda. Ni cyo gituma jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Kubera ko mwese muri imburamumaro, ngiye kubakoranyiriza i Yeruzalemu Nk'uko abantu bakoranyiriza hamwe ifeza n'umuringa, icyuma n'itini cyangwa ubutare mu ruganda bakabishongesha n'umuriro, ni ko nzabakoranya mbafitiye umujinya n'uburakari bigurumana nkabatsemba. Nzabakoranya mbatwikishe uburakari bwanjye bugurumana, maze mutsemberwe muri uwo mujyi. Nk'uko ifeza ishongesherezwa mu ruganda, namwe ni ko muzatwikirwa i Yeruzalemu. Bityo muzamenya ko jye Uhoraho mbasutseho uburakari bwanjye.’ ” Uhoraho yongera kumbwira ati: “Yewe muntu, bwira Abisiraheli ko mbarakariye. Ni yo mpamvu igihugu cyabo kitagwamo imvura, cyarumagaye nk'ubutaka butagira amazi. Abayobozi babo bameze nk'intare yivugira ku muhigo, bicisha abantu bakabanyaga ibyabo, ubwicanyi bwabo bwatumye habaho abapfakazi benshi. Abatambyi babo bica Amategeko yanjye kandi ntibubaha ibintu byanyeguriwe. Ntibatandukanya ibyanyeguriwe n'ibisanzwe, ntibigisha abantu gutandukanya ikizira n'ikitazira, ntibubahiriza isabato yanjye ahubwo baransuzugura. Abayobozi b'umujyi ni nk'ibirura bitanyagura umuhigo wabyo, bica abantu kugira ngo bikungahaze. Abahanuzi babo bahisha ibyo bibi byose, bitwaje amabonekerwa atari ay'ukuri n'ubuhanuzi bw'ibinyoma. Baravuga bati: ‘Ibi ni byo Nyagasani Uhoraho avuze’, kandi ntabibatumye. Mu gihugu hose abantu bagira urugomo kandi bakiba, bakandamiza abakene n'abatishoboye kandi bakabonerana abanyamahanga ntibite ku burenganzira bwabo. Nashakashatse umuntu muri bo wasana urukuta kandi akaziba icyuho, kugira ngo arengere igihugu ntakirimbura, nyamara nta n'umwe nabonye. Ni cyo gituma nzabasukaho umujinya wanjye, nkabatwikisha uburakari bwanjye bugurumana, bityo nkabaryoza ibikorwa bibi bakoze.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, habayeho abakobwa babiri bava inda imwe. Mu bukumi bwabo bahindukiye indaya aho babaga mu Misiri. Bemera ko bakorakora amabere yabo bangiza ubusugi bwabo, maze bahinduka indaya. Umukuru yitwaga Ohola, naho umuto akitwa Oholiba. Nabarongoye bombi bambyarira abahungu n'abakobwa. Ohola ni Samariya, naho Oholiba ni we Yeruzalemu. Nubwo Ohola yari umugore wanjye yakomeje kuba indaya, ararikira abakunzi mu basirikari b'Abanyashūru. Bari abatware n'abagaba b'ingabo bambaye imyambaro y'umuhemba, bose bari abasore bafite uburanga kandi barwanira ku mafarasi. Ohola yari indaya y'abayobozi bakomeye bose b'Abanyashūru, akihumanyisha ibigirwamana bya buri wese yararikiraga. Ntiyigeze azibukira uburaya yatangiriye mu Misiri mu gihe cy'ubukumi bwe, ubwo yaryamanaga n'abagabo bakamukorakora ku mabere, maze bakamuhindura indaya. Ni cyo cyatumye murekera abakunzi be b'Abanyashūru yakundaga cyane. Abo ni bo bamwambitse ubusa, bafata abahungu n'abakobwa be bamwicisha inkota. Icyo gihano yahawe cyabaye inyigisho ku bandi bagore. “Murumuna we Oholiba yarabirebaga, nyamara kubera irari rye yarushije mukuru we kuba indaya. Na we yararikiye abategetsi n'abasirikari b'Abanyashūru, ari zo ngabo zambaye imyambaro irabagirana n'abarwanira ku mafarasi, bose bari abasore bafite uburanga. Nabonye ko na we yiyandaritse, bombi bari bahuje ingeso. Nyamara Oholiba we yakabije kuba indaya, ku buryo yararikiraga n'amashusho atukura y'Abanyababiloniya yari ashushanyije ku nzu. Ayo mashusho yari akenyeje imikandara ateze n'ingofero, kandi yose yasaga n'abagaba b'ingabo b'Abanyababiloniya kavukire, barwanira mu magare y'intambara. Oholiba akubise amaso ayo mashusho afatwa n'irari, yohereza intumwa muri Babiloniya. Nuko abo Banyababiloniya baza kumusambanya, bamaze kumwangiza arabazinukwa. Yariyandaritse ku mugaragaro, agaragaza ubwambure bwe maze ndamuzinukwa nk'uko nazinutswe mukuru we. Yakabije kwihindura indaya, ariyandarika nko mu bukumi bwe igihe yari mu Misiri. Yararikiye cyane abagabo bafite irari ribi nk'iry'indogobe y'ingabo, cyangwa ifarasi ifite ubushyuhe bwinshi. “Oholiba we, wakomeje kwiyandarika nko bukumi bwawe igihe wari mu Misiri, aho abagabo bakorakoraga amabere yawe maze bakangiza ubusugi bwawe. None rero Oholiba, jyewe Nyagasani Uhoraho ndakubwira nti: ‘Nzaguhagurukiriza abakunzi bawe wazinutswe, nzabazana bakurwanye baturutse impande zose. Nzaguteza Abanyababiloniya n'Abanyakalideya bose, n'abantu b'i Pekodi n'ab'i Showa n'ab'i Kowa, hamwe n'Abanyashūru bose. Nzakoranya abasore bafite uburanga, n'abatware n'abagaba b'ingabo barwanira mu magare y'intambara, n'abanyacyubahiro n'ingabo zose zirwanira ku mafarasi. Bazagutera ari ingabo nyinshi baturutse mu majyaruguru, bitwaje intwaro nyinshi n'amagare y'intambara, maze bakugote bikingiye ingabo zabo n'ingofero z'ibyuma. Nzabakugabiza bagucire urubanza bakurikije amategeko yabo. Kubera uburakari ngufitiye nzabareka bakugirire nabi, bazaguca izuru n'amatwi kandi batsembe abana bawe. Koko rero bazakwambura abahungu bawe n'abakobwa bawe maze babatwike babona. Bazagucuza imyambaro yawe n'ibirimbisho utamirije. Nzahagarika irari ryawe n'uburaya bwawe watangiriye mu Misiri, nta muntu n'umwe uzongera kurarikira kandi uzazinukwa Misiri burundu.’ “Jyewe Nyagasani Uhoraho ndakubwira nti: ‘Ngiye kukugabiza abo wanga kandi wazinutswe. Bazakwanga urunuka kandi bagucuze ibyo waruhiye byose, bagusige wambaye ubusa maze uburaya bwawe bujye ku mugaragaro, ukorwe n'ikimwaro. Koko rero ubwiyandarike bwawe n'ubusambanyi bwawe ni bwo bubigukururiye. Bizakugendekera bityo kuko wararikiye abanyamahanga, wihumanyisha ibigirwamana byabo. Wakurikije imigenzereze ya mukuru wawe, ni cyo gituma igikombe namuhereyemo ari cyo nawe nzaguheramo.’ Jyewe Nyagasani Uhoraho ndakubwira nti: ‘Uzanywera ku gikombe mukuru wawe yagerewemo, ni igikombe kinini kandi kirekire. Abantu bazaguseka baguhe urw'amenyo, koko kizaba ari igikombe gisendereye. Kizaguhindura umusinzi n'umunyamibabaro, ni igikombe cyo kurimbuka n'ubwoba, ni igikombe cya mukuru wawe Samariya. Uzakinywa ukiranguze, uzakijanjagura n'amenyo, ibinene byacyo bizakomeretsa amabere yawe.’ Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze. “None rero Nyagasani Uhoraho aravuga ati: ‘Kubera ko wanyibagiwe ukantera umugongo, uzagira ingaruka z'irari ryawe n'uburaya bwawe.’ ” Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, mbese ushobora gushinja Ohola na Oholiba? Ngaho bashinje ibizira biteye ishozi bakoze. Barasambanye kandi barica. Bayobotse ibigirwamana byabo biteye ishozi, abana babo bari baranyeguriwe babatambira ibigirwamana ho ibitambo. Nyamara si ibyo bakoze byonyine, bahumanyije Ingoro yanjye kandi ntibubahiriza isabato yanjye. Uwo munsi batambiye abana babo ibigirwamana byabo, binjiye mu Ngoro yanjye barayihumanya. Ngibyo ibyo bakoreye Ingoro yanjye. Byongeye kandi batumye intumwa guhamagara abantu ba kure. Bahageze mwariyuhagiye, mwisiga irangi ku maso kandi mwambara ibirimbisho. Hanyuma mwicara ku buriri bwiza, imbere yabwo muhashyira ameza muteguraho imibavu n'amavuta byanyeguriwe. Nuko humvikana urusaku rw'abantu bagashize bari baturutse mu butayu, bambika abo bagore ibikomo ku maboko n'amakamba ku mitwe. Nuko ndibaza nti: ‘Koko bariya bantu baracyasambana na bariya bagore basaziye mu buraya?’ Abagabo bahoraga basanga izo ndaya, ari na ko basangaga Ohola na Oholiba, abo bagore biyandaritse. Nyamara abantu b'intungane bazahana abo bagore, babaziza ko ari abasambanyi n'abicanyi. “None rero jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: ‘Abo bagore nimubagabize agatsiko k'abantu babatere ubwoba, kandi babasahure umutungo wabo. Ako gatsiko kabatere amabuye, kabicishe inkota bo n'abana babo kandi batwike amazu yabo. Bityo nzatsemba ubwiyandarike muri icyo gihugu, maze bibere abagore bose inyigisho birinde gukurikiza imigenzereze y'izo ndaya zombi. Namwe Ohola na Oholiba, nzabahanira ubwiyandarike bwanyu n'icyaha cyanyu cyo gusenga ibigirwamana. Ni bwo muzamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho.’ ” Ku itariki ya cumi z'ukwezi kwa cumi k'umwaka wa cyenda tujyanywe ho iminyago, Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, andika iyi tariki kuko ari wo munsi umwami wa Babiloniya atangiye kugota Yeruzalemu. Cira uyu mugani abantu banjye b'ibyigomeke ubabwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Shyira isafuriya ku ziko, uyuzuzemo amazi. Uyishyiremo intongo z'inyama, ushyiremo inyama nziza z'ukuguru n'iz'ukuboko, ushyiremo n'amagufwa meza. Ufate inyama nziza z'intama, uzicanire cyane hamwe n'amagufwa, ubicanire bishye bihwane.’ “Nyagasani Uhoraho aravuga ati: ‘Ugushije ishyano wa mujyi w'abicanyi we! Umeze nk'isafuriya yaguye ingese zitagishoboye kuyishiraho. Arura intongo imwe imwe nta gutoranya. Amaraso wamennye aracyadendeje mu mujyi rwagati, wayamennye ku rutare rwanamye, ntiwayamennye ku butaka ngo umukungugu uyarengeho. Amaraso wamennye nayarekeye ku rutare rwanamye, narayaharekeye kugira ngo agaragare, narayaharekeye ngo akongeze uburakari bwanjye maze nihōrere.’ “Jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: ‘Ugushije ishyano uwo mujyi w'abicanyi! Koko rero ngiye kurunda ikirundo kinini cy'inkwi, ngaho runda inkwi maze ucane umuriro, teka inyama neza kandi uvange n'ibirungo, amagufwa uyareke ashye ahwane. Hanyuma ushyire ku ziko isafuriya irimo ubusa, uyishyireho ishyuhe kugeza ubwo itukura, imyanda iyirimo ishonge na za ngese zishireho. Nyamara ndavunwa n'ubusa, ingese zose ziyirimo ntizizamarwaho n'umuriro.’ “Yeruzalemu we, ukwiyandarika kwawe kwaraguhumanyije. Nagerageje kuguhumanura nyamara ntiwabishatse, bityo rero ntuteze guhumanuka kugeza ubwo nzakumariraho uburakari bwanjye. Ni jye Uhoraho ubivuze kandi nzabisohoza nta kabuza, sinzakubabarira. Uzahanirwa imigenzereze yawe n'ibikorwa byawe bibi.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, ngiye kukunyaga uwakunezezaga kuruta byose. Nyamara ntuzajye mu cyunamo, ntuzaganye cyangwa ngo urire. Uzanihe bucece, ntuzagire mu cyunamo uwapfuye, ahubwo uzambare ingofero yawe mu mutwe, wambare n'inkweto zawe. Ntuzitwikire mu maso cyangwa ngo urye ibyokurya bihabwa abari mu cyunamo.” Mu gitondo nagejeje ubutumwa ku bantu, nimugoroba umugore wanjye arapfa. Bukeye bwaho nkora uko Uhoraho yari yantegetse. Nuko abantu barambaza bati: “Mbese ibi ukora bisobanura iki?” Ndabasubiza nti: “Uhoraho yarambwiye ati: ‘Bwira ubu butumwa Abisiraheli: Nyagasani Uhoraho avuze ko agiye guhumanya Ingoro ye ari yo mwiratanaga, mukanezezwa no kuyireba kandi ikaba n'amizero yanyu. Abahungu n'abakobwa banyu mwasize i Yeruzalemu bazicwa n'intambara.’ Icyo gihe muzigana ibyo nakoze. Ntimuzitwikira mu maso cyangwa ngo murye ibyokurya bihabwa abari mu cyunamo. Muzambare ingofero mu mutwe kandi mwambare n'inkweto. Ntimuzajya mu cyunamo cyangwa ngo muganye, ahubwo muzacika intege bitewe n'ibyaha byanyu, kandi buri wese azaganya hamwe na mugenzi we. Icyo gihe jyewe Ezekiyeli nzababera ikimenyetso, muzakora nk'uko nakoze. Uhoraho aravuga ati: ‘Ibi nibisohozwa muzamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho.’ ” Uhoraho aravuga ati: “Yewe muntu, ngiye kubanyaga Ingoro mwiratanaga, mukanezezwa no kuyireba kandi ikaba n'amizero yanyu. Nzatsemba abahungu babo n'abakobwa babo. Ibyo nibimara kuba, uzacika ku icumu azakubwira ibyabaye. Icyo gihe ntuzongera kuba ikiragi, ahubwo uzavugana n'uwo muntu wacitse ku icumu. Uzabera abantu banjye ikimenyetso, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.” Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hindukirira Abamoni ubabwire ibiberekeyeho. Babwire uti: ‘Nimwumve ibyo Nyagasani Uhoraho avuga: kubera ko mwanejejwe n'uko Ingoro yanjye yahumanyijwe, igihugu cya Isiraheli kigahindurwa amatongo n'Abayuda bakajyanwa ho iminyago, ngiye kubateza abantu b'iburasirazuba babigarurire. Bazashinga inkambi n'amahema yabo mu gihugu cyanyu. Bazarya imbuto banywe n'amata byari bibagenewe. Umurwa wa Raba nzawuhindura urwuri rw'ingamiya, kandi igihugu cyose cy'Abamoni nzagihindura igikumba cy'intama, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.’ ” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Mwakomye mu mashyi kandi musabagizwa n'ibyishimo kubera ibyago bya Isiraheli. Mwasuzuguye abantu banjye mubanga urunuka. Kubera ko mwakoze ibyo, ngiye kubagabiza abanyamahanga babasahure. Nzabarimbura ku buryo mutazongera kumenyekana cyangwa ngo mugire igihugu, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Kubera ko Abamowabu n'ab'i Seyiri bavuze ko Abayuda babaye nk'andi moko, nzatuma imijyi yo ku mipaka ya Mowabu iterwa, ndetse n'imijyi irusha iyindi ubwiza, ari yo Beti-Yeshimoti na Bāli-Mewoni na Kiriyatayimu. Abamowabu nzabateza abantu b'iburasirazuba babigarurire nk'uko byagendekeye Abamoni, kandi Mowabu ntizongera kwitwa igihugu. Nzahana Abamowabu, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Abedomu bihōreye bikabije ku Bayuda, ibyo bibabera igicumuro. Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Nzahana Abedomu, ntsembe abantu n'amatungo mu gihugu maze ngihindure ikidaturwa, uhereye i Temani ukageza i Dedani, abaturage baho bazatsembwa n'intambara. Nzihōrera ku Bedomu nkoresheje abantu banjye b'Abisiraheli. Bazihōrera bakurikije uburakari n'umujinya byanjye bikaze, bityo Abedomu bazamenya ko ari jyewe wabikoze.’ ” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze. Nyagasani Uhoraho aravuga nti: “Abafilisiti bihōreye bikabije, bashingiye ku buriganya bwabo no ku rwangano rwabaye akarande, bashaka kurimbura u Buyuda. Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ngiye guhana Abafilisiti. Nzarimbura Abakereti basigaye baturiye inyanja. Nzabihimuraho bikomeye kandi mbahanishe umujinya wanjye. Bityo bazamenya ko ndi Uhoraho, igihe nzaba nabihimuyeho.’ ” Ku itariki ya mbere y'ukwezi, mu mwaka wa cumi n'umwe tujyanywe ho iminyago, Uhoraho yarambwiye ati: “Yewe muntu, Abanyatiri bakwennye umujyi wa Yeruzalemu bavuga bati: ‘Yeruzalemu, wa mujyi nyabagendwa warimbutse! Ubukire bwawo burayoyotse, none ni twebwe tugiye gukungahara.’ “Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ngiye kubarwanya mwa Banyatiri mwe, mbagabize amahanga menshi abahagurukire ameze nk'umuhengeri wo ku nyanja yarubiye. Bazasenya inkuta za Tiri, barimbure n'iminara yawo. Nzakubura umukungungu waho ku buryo hazasigara urutare rwanamye. Hazahinduka nk'imbuga iri hagati mu nyanja, abarobyi bahanike inshundura zabo. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze. Abanyamahanga bazaza basahure Tiri, bazicisha inkota abatuye mu mijyi ihakikije, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Tiri ngiye kuyiteza Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, umwami w'abami azaza aturutse mu majyaruguru, azazana amafarasi n'amagare y'intambara n'abarwanira ku mafarasi hamwe n'ingabo nyinshi. Bazica abatuye imijyi ikikije Tiri, umujyi bawukikize imikingo n'ibirundo by'igitaka, bawuzengurutse urukuta rubakingira. Bazasenya inkuta zayo bakoresheje imashini z'intambara, barimbure iminara yayo bakoresheje imitarimba. Tiri izarengwaho n'umukungugu utumuwe n'amafarasi menshi, inkuta zayo zizatingita bitewe n'urusaku rw'abarwanira ku mafarasi n'urw'amagare y'intambara, igihe bazaba binjira mu marembo y'umujyi nk'abinjira mu rukuta rwaciwemo icyuho. Ibinono by'amafarasi y'abanzi bizangiza amayira ya Tiri yose. Bazicisha inkota abaturage bayo, inkingi zayo zikomeye zizariduka. Bazasahura umutungo n'ibicuruzwa byayo. Bazasenya inkuta zayo n'amazu yayo meza, amabuye n'ibiti n'ibinonko byayo babirohe mu nyanja. Nzacecekesha urusaku rw'indirimbo zayo, ntihazongera kumvikana umurya w'inanga. Tiri izasigara imeze nk'urutare rwanamye abarobyi banikaho inshundura zabo, ntizongera kubakwa ukundi. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze. “Dore ibyo jyewe Nyagasani Uhoraho mbwira umujyi wa Tiri: abaturiye inyanja bazahinda umushyitsi bumvise urusaku rw'irimbuka ryawe, n'imiborogo y'inkomere n'abicwa. Abami bose baturiye inyanja bazava ku ntebe zabo, biyambure imyitero n'imyambaro itatse. Bazashya ubwoba bicare mu mukungugu, kandi bahinde umushyitsi ubudatuza kubera ibyakubayeho. “Bazakuririmbira indirimbo y'icyunamo bati: ‘Mbega ngo wa mujyi w'icyamamare urarimbuka, umujyi wari utuwe n'abantu bo ku nyanja! Wowe n'abaturage bawe mwari ibikomerezwa ku nyanja, mwateraga ubwoba abahatuye bose. None abaturiye inyanja barahinda umushyitsi, barahindishwa umushyitsi n'umunsi wo kurimbuka kwawe. Abatuye mu birwa na bo batewe ubwoba no kurimbuka kwawe.’ “Koko jyewe Nyagasani Uhoraho ndakubwira nti: ‘Wowe Tiri, ngiye kuguhindura amatongo ube nk'imijyi idatuwe. Nzazamura amazi menshi y'ikuzimu mu nyanja akurengeho. Nzakumanurira ikuzimu usangeyo abapfuye bahamaze igihe. Uzaguma muri uko kuzimu hamwe n'abapfuye, ntuzongera kugaruka cyangwa ngo ugire umwanya ku isi. Abantu bose bazaterwa ubwoba n'iherezo ryawe, kuko utazongera kubaho ukundi. Bazagushakisha ariko ntibazongera kukubona.’ ” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, tera indirimbo y'amaganya kubera irimbuka rya Tiri, umujyi wubatswe ku nkengero z'inyanja kandi ukagirana ubucuruzi n'abantu baturiye inyanja, uwubwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Wowe Tiri, wirata ko uri mwiza bihebuje, wirata ko uturiye inyanja, wirata ko wubatswe nk'ubwato bw'akataraboneka. Abakubatse bakoresheje amasipure y'i Seniri, bagushyizeho inkingi ibajwe mu masederi yo muri Libani. Ingashya zawe zabājwe mu biti binini by'i Bashani, zabājwe kandi mu mizonobari yo mu kirwa cya Shipure, zatatsweho amahembe y'inzovu. Umwenda wakuyoboraga waturutse mu Misiri, wari mwiza kandi utatse wakubereye ibendera. Amarido yawe yari akozwe mu myenda y'umuhemba, iyo myenda y'umuhemba yaturutse mu kirwa cya Shipure. Tiri we, abasare bawe bakomokaga muri Sidoni no muri Aruvadi, abasare bawe bari abahanga. Abakuru b'i Gabali n'abanyabukorikori baho, abo ni bo bari bashinzwe gusana amato yawe. Amato yose yo mu nyanja n'abasare bayo bazaga iwawe, bazaga iwawe kukuranguraho ibicuruzwa. Abaperesi n'ab'Abaludi n'Abaputi bari mu ngabo zawe, bamanikaga ingabo zabo n'ingofero zabo ku nkuta zawe, izo ngabo zaguheshaga ishema. Ingabo z'Abaruvadi zarindaga inkuta zawe, Abanyagamadi barindaga iminara yawe. Bamanikaga ingabo zabo ku nkuta zawe, abo ni bo batumaga ubwiza bwawe butagira amakemwa.’ “Abantu b'i Tarushishi baguraga nawe ibicuruzwa by'ibintu byinshi by'agaciro. Ibicuruzwa byawe babiguranaga ifeza n'icyuma, n'itini n'umuringa. Abagereki n'abaturage ba Tubali n'Abamesheki na bo baguraga nawe ibicuruzwa, bakakuzanira inkoreragahato n'ibintu bicuzwe mu muringa ho ingurane z'ibicuruzwa byawe. Abantu b'i Beti-Togaruma baguhaga amafarasi aheka imitwaro n'ay'intambara n'inyumbu. Abantu b'i Dedani na bo baguraga nawe ibicuruzwa. Abatuye mu birwa bari abaguzi bawe, bakaguha amahembe y'inzovu n'imbaho z'agaciro. Abanyasiriya na bo baguraga nawe ibicuruzwa by'ibintu byinshi by'agaciro. Baguhaga amabuye ya emerodi n'imyenda y'imihemba, n'ifumye n'iy'umweru unoze, n'amabuye y'agaciro n'andi yitwa rubi. Abayuda n'Abisiraheli na bo baguraga nawe ibicuruzwa. Baguhaga ingano z'i Miniti, bakaguha amavuta yomora n'ubuki, n'amavuta n'imibavu. Abantu b'i Damasi na bo baguraga nawe ibicuruzwa by'ibintu byinshi by'agaciro. Baguhaga divayi yengerwa i Heliboni n'ubwoya bw'intama z'i Sahari. Abakomoka kuri Dani n'Abagereki baturutse Uzali bajyanaga ibicuruzwa byawe, bakaguha icyuma gicuzwe, n'ibiti n'umusagavu. Abantu b'i Dedani na bo baguraga nawe ibicuruzwa by'imyenda iboshywe, yicarwagaho n'abagendera ku mafarasi. Abarabu ndetse n'abategetsi b'igihugu cya Kedari na bo baguraga nawe ibicuruzwa. Baguhaga abana b'intama n'amapfizi y'intama n'ay'ihene. Abacuruzi b'i Sheba n'ab'i Rāma na bo baguraga nawe ibicuruzwa. Baguhaga imibavu ihumura neza y'ubwoko bwose, n'amabuye y'agaciro y'ubwoko bwose n'izahabu. Abacuruzi b'i Harani n'ab'i Kane n'abo muri Edeni na bo baguraga nawe ibicuruzwa, kimwe n'ab'i Sheba n'abo muri Ashūru n'i Kilimadi. Mu masoko yawe bahazanaga imyenda y'agaciro, iy'umuhemba n'ifumye n'iy'amabara menshi, n'imikeka y'amabara menshi, n'imishumi iboshywe kandi iriho incunda z'amapfundo akomeye. “Amato y'i Tarushishi yatwaraga ibicuruzwa byawe, wowe Tiri wari nk'ubwato mu nyanja, wari wuzuye ibicuruzwa biremereye. Abasare bawe bakujyanye mu nyanja rwagati, umuyaga w'iburasirazuba uragusandaza. Ubutunzi n'ibicuruzwa n'imari byawe, abasare bawe n'abasannyi b'amato n'abacuruzi bawe, ingabo zawe n'abagenzi bose wari utwaye igihe warohamaga mu nyanja, abo bantu n'ibintu byarohamye hamwe nawe. Abaturiye inyanja bazahinda umushyitsi, bazabiterwa n'umuborogo w'abasare bawe. Amato yose bayavuyemo, abasare bose bihagarariye imusozi. Bazarangurura amajwi bakuririre bababaye, baziyorera umukungugu ku mutwe maze bigaragure mu ivu. Bazimoza babitewe nawe, bazambara imyambaro igaragaza akababaro. Bazakuririra bababaye cyane, bazarira bahogore. Bazatera indirimbo y'amaganya ku bwawe, bazaririmba iyi ndirimbo y'icyunamo bavuga bati: ‘Ni nde wigeze acecekeshwa nka Tiri, ni nde wacecekeshejwe nka Tiri ikikijwe n'inyanja? Iyo ibicuruzwa byawe byambutswaga mu bihugu bya kure, wanezezaga amahanga menshi. Ubukungu bwawe bwinshi n'ibicuruzwa byawe, byakungahazaga abami b'isi. None wasandariye ikuzimu mu nyanja, ibicuruzwa byawe n'abakozi bawe bose, ibyo byose byarohamye hamwe nawe mu nyanja.’ Abatuye mu birwa bose bababajwe n'ibikubayeho, abami babo barahinda umushyitsi, basuherewe kubera ubwoba. Abacuruzi b'amahanga baraganya, koko iherezo ryawe riteye ubwoba, ntuzongera kubaho ukundi.” Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, bwira umwami wa Tiri ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Dore wishyize hejuru uvuga ko uri imana, ko ugenga izindi mana kandi uganje mu nyanja rwagati. Nyamara uri umuntu nturi imana, nubwo utekereza ko uri umunyabwenge nk'imana. Wowe wibwira ko uri umunyabwenge kuruta Daniyeli, utekereza ko nta banga na rimwe utahishura. Warikungahaje kubera ubwenge n'ubushishozi bwawe, urundanya izahabu n'ifeza mu bubiko bwawe. Wagwije umutungo kubera ubuhanga ufite mu bucuruzi, wongereye ubukire bituma wishyira hejuru.’ “None rero jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: ‘Kubera ko wibwiye ko uri umunyabwenge nk'imana, ngiye kuguteza abanyamahanga bakurwanye, abantu b'abanyarugomo kurusha abandi. Bazakura inkota zabo barwanye ubwiza bwawe n'ubuhanga bwawe n'ikuzo ryawe. Bazakuroha ikuzimu mu nyanja, maze upfe urw'agashinyaguro. Ubwo se uzongera kuvuga ko uri imana, igihe bazaba baje kukurimbura? Nyamara igihe uzaba uhanganye n'abo bicanyi, uzamenya ko uri umuntu buntu utari Imana. Uzapfa urw'abatakebwe, ugwe mu maboko y'abanyamahanga.’ Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.” Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, tera indirimbo y'amaganya kubera umwami wa Tiri, maze umubwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Wa mwami wa Tiri we, wahoze uri intangarugero mu butungane, kandi wari ufite ubwenge n'ubwiza bihebuje. Wari utuye muri Edeni ari yo busitani bw'Imana, kandi wari utatse amabuye yose y'agaciro ari yo rubi na topazi na emerodi, na kirizolito na onigisi na yasipi, na safiro na malashita na berilo. Wari ufite ibirimbisho by'izahabu wahawe ubwo waremwaga. Aho wabaga nahashyize umukerubi wo kukurinda, wabaga ku musozi wanyeguriwe kandi wagendaga mu mabuye arabagirana. Wagize imyifatire itagira amakemwa kuva ukiremwa, kugeza ubwo ubugome bukugaragayeho. Ubucuruzi bwawe bwo hirya no hino bwagukururiye ubugome n'ibyaha. Ni yo mpamu nagukojeje isoni nkakuvana ku musozi wanjye, maze umukerubi wakurindaga arakumenesha uva muri ya mabuye arabagirana. Ubwiza bwawe bwatumye wirata, ubwamamare bwawe butuma ubura ubwenge. Ni yo mpamvu nakujugunye hasi maze ubera abandi bami akarorero. Ibyaha byawe byinshi n'ubucuruzi bwawe bwuzuye uburiganya, byatumye uhumanya ingoro zawe. Ni yo mpamvu ngiye kugukongezamo umuriro ugukongore, maze nguhindure ivu imbere y'abakureba bose. Amahanga yose akuzi azumirwa kubera iherezo ryawe riteye ubwoba, kandi ntuzongera kubaho ukundi.’ ” Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hindukira maze uhanurire Sidoni, ubwire abayituye ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Sidoni we, ngiye kukurwanya kandi nzahabwa ikuzo ku bw'ibyo ngukoreye. Abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho kubera ko nzaba naguhannye, bityo nkakugaragariza ubutungane bwanjye. Nzaguteza icyorezo maze amaraso atembe mu mayira yawe. Uzaterwa impande zose kandi abaturage bawe bazicirwa mu mujyi. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ” Uhoraho aravuga ati: “Amahanga akikije Isiraheli ntazongera kuyibangamira ngo ayibere nk'ibitovu cyangwa imifatangwe bihanda. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nimara gukoranya Abisiraheli nkabavana mu mahanga aho bari baratataniye, amahanga yose azamenya ko ndi Umuziranenge. Abisiraheli bazatura mu gihugu cyabo nahaye umugaragu wanjye Yakobo. Bazahaba mu mahoro biyubakire amazu, kandi bahinge imizabibu. Nzahana abaturanyi babo bose bababuzaga amahoro, bityo Abisiraheli bazamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho Imana yabo.” Ku itariki ya cumi n'ebyiri z'ukwezi kwa cumi mu mwaka wa cumi tujyanywe ho iminyago, Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hindukira maze uburire umwami wa Misiri n'Abanyamisiri bose, ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Ngiye kukurwanya wowe mwami wa Misiri, wowe umeze nk'igikōko nyamunini kiryamye mu ruzi rwa Nili. Uvuga ko Nili ari iyawe kandi ko ari wowe wayiremye. Ngiye gushyira ururobo mu rwasaya rwawe, maze ngufatisheho amafi yo muri Nili. Nzakurobana n'ayo mafi agufasheho nkuvane muri urwo ruzi. Nzakujugunya mu butayu hamwe n'amafi yose yo muri Nili, uzagwa ku gasozi ubure gihamba. Nzakugaburira inyamaswa n'ibisiga, bityo abatuye Misiri bose bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ” Uhoraho aravuga ati: “Misiri we, Abisiraheli bakwishingikirijeho, nyamara wababereye nk'inkoni y'urubingo. Bakwishingikirijeho urasaduka ubakomeretsa ibiganza ndetse ubaca n'intugu, uravunika maze na bo bavunika imigongo. Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuga ati: ‘Nzaguteza intambara itsembe abantu n'amatungo. Igihugu cya Misiri nzagihindura ikidaturwa, bityo abagituye bazamenya ko ndi Uhoraho.’ “Waravuze uti: ‘Uruzi rwa Nili ni urwanjye, ni jye waruremye.’ Ni yo mpamvu ngiye kukurwanya wowe n'uruzi rwawe. Igihugu cya Misiri nzakirimbura gihinduke amatongo, uhereye i Migidoli ukageza Asuwani no ku mupaka wa Kushi. Nta muntu cyangwa amatungo bizongera kuhanyura, hazaba ikidaturwa mu gihe cy'imyaka mirongo ine. Igihugu cya Misiri nzagihindura ubutayu kurusha ibindi bihugu byose byo ku isi, kandi imijyi yayo nzayihindura amatongo mu myaka mirongo ine kurusha indi mijyi. Icyo gihe nzatatanyiriza Abanyamisiri mu bihugu by'amahanga.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nyuma y'imyaka mirongo ine nzakoranya Abanyamisiri, mbavane mu mahanga aho bari baratataniye. Nzabagarura mbavane aho bajyanywe ho iminyago, mbagarure mu ntara ya Patirosi ari yo gakondo yabo, maze bahashinge ubwami budakomeye. Buzaba ubwami budafite ingufu kandi ntibazongera kwirata ku yandi mahanga, nzabacisha bugufi ku buryo batazongera kwigarurira amahanga. Misiri ntizongera kuba icyizere cy'Abisiraheli, ahubwo izababera urwibutso rw'icyaha bakoze cyo kuyishingikirizaho. Bityo bazamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho.” Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa mbere mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi tujyanywe ho iminyago, Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yahaye ingabo ze umurimo ukomeye wo gutera umujyi wa Tiri, bituma zimera impara kandi zikoboka intugu. Nyamara ari umwami cyangwa ingabo ze, gutera Tiri nta cyo byabamariye. None rero jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuze nti: ‘Misiri ngiye kuyigabiza Nebukadinezari umwami wa Babiloniya ayisahure, umutungo wayo wose awuhembe ingabo ze. Ngiye kumuha igihugu cya Misiri ho igihembo kubera umurimo yakoze. Koko rero ingabo ze ni jye zakoreraga.’ Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze. Icyo gihe nzongerera Abisiraheli imbaraga, naho wowe Ezekiyeli nguhe ububasha bwo kubabwira. Bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.” Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hanura uvuge ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Nimuboroge! Dore umunsi w'akaga uraje! Koko uwo munsi uri hafi, umunsi w'Uhoraho uregereje. Uzaba ari umunsi w'ibihu, ni igihe amahanga azabona akaga. Intambara izayogoza Misiri, muri Kushi bazadagadwa, Abanyamisiri bazatsembwa, igihugu kizasahurwa gisigare ari amatongo.’ “Abantu bose bifatanyije n'Abanyamisiri ari bo Abanyakushi n'Abaputi, n'Abaludi n'Abarabu bose, n'Abanyalibiya ndetse na bamwe mu Bisiraheli, bazicwa n'intambara hamwe n'Abanyamisiri. “Jyewe Uhoraho ndavuga nti: ‘Abifatanyije n'Abanyamisiri bazarimbuka, n'ingabo zabo biratanaga zizahinduka ubusa. Uhereye i Migidoli ukageza Asuwani bazagwa ku rugamba.’ Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze. Igihugu kizahinduka ubutayu kurusha ibindi bihugu, kandi imijyi yacyo ihinduke amatongo akabije. Nimara guha Misiri inkongi y'umuriro no gutsemba abayitera inkunga, ni bwo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho. “Uwo munsi nzohereza intumwa mu mato zijye gutera ubwoba Abanyakushi bibwira ko bari mu mahoro, bazahinda umushyitsi kuri uwo munsi w'akaga ka Misiri. Ni koko uwo munsi urageze.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nzatsemba imbaga y'Abanyamisiri nkoresheje Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. We n'ingabo ze z'inkazi kurusha iz'amahanga yose bazaza bayogoze Misiri, bazayitera bitwaje inkota maze igihugu cyuzure imirambo. Nzakamya uruzi rwa Nili igihugu nkigabize abagome, maze abanyamahanga bayogoze igihugu cyose. Uko ni ko jyewe Uhoraho mvuze.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nzatsemba ibigirwamana by'i Memfisi, ndimbure n'amashusho bahasengera. Misiri ntizongera kugira uyitegeka, kandi abaturage baho nzabatera ubwoba. Intara ya Patirosi nzayihindura ikidaturwa, ntwike umujyi wa Sowani uri mu majyaruguru kandi mpane umujyi wa Tebesi. Nzasuka uburakari bwanjye kuri Sini umujyi ntamenwa wo mu Misiri, ntsembe n'imbaga y'abatuye umujyi wa Tebesi. Misiri nzayiha inkongi y'umuriro, abo mu mujyi wa Sini bashengurwe n'umubabaro. Inkuta za Tebesi zizariduka, naho Memfisi izaterwa n'abanzi ku manywa y'ihangu. Abasore bo mu mujyi wa Oni n'uwa Pibeseti bazagwa ku rugamba, abandi bantu bo muri iyo mijyi bajyanwe ho iminyago. Igihe nzakuraho uburetwa bwa Misiri no kwirata imbaraga kwayo kugashira, i Tefune hazaba icuraburindi. Misiri izatwikīrwa n'igihu, maze abantu bo mu mijyi yaho yose bajyanwe ho iminyago. Nzahana Misiri, bityo abayituye bazamenya ko ndi Uhoraho.” Ku itariki ya karindwi y'ukwezi kwa mbere mu mwaka wa cumi tujyanywe ho iminyago, Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, navunnye ukuboko k'umwami wa Misiri, kandi nta wigeze agupfuka cyangwa ngo akomore, kugira ngo kongere kubona imbaraga zo gufata inkota. Ni cyo gitumye jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ngiye kurwanya umwami wa Misiri muvune amaboko ye yombi, ukukiri kuzima n'ukwavunitse, maze inkota afashe igwe hasi. Nzatatanyiriza Abanyamisiri mu bihugu by'amahanga. Nzakomeza amaboko y'umwami wa Babiloniya maze nshyire inkota yanjye mu kiganza cye, ariko nzavunagura amaboko y'umwami wa Misiri, azaganya kandi apfire imbere y'uwo mwanzi. Nzakomeza amaboko y'umwami wa Babiloniya, nce intege umwami wa Misiri. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho, nimara gushyira inkota mu kiganza cy'umwami wa Babiloniya, akayibangura ayerekeje kuri Misiri. Nzatatanyiriza Abanyamisiri mu bihugu by'amahanga, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ” Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa gatatu mu mwaka wa cumi n'umwe tujyanywe ho iminyago, Uhoraho yarambwiye ati: “Yewe muntu, bwira umwami wa Misiri n'abantu be bose uti: ‘Mbese ko uri umunyabubasha nakugereranya n'iki? Nakugereranya na Ashūru. Umeze nk'isederi yo muri Libani, umeze nk'isederi y'amashami y'akataraboneka afite igicucu, ubushorishori bwayo buzengurutswe n'amashami atoshye. Imvura yatumye ikura, amasōko y'ikuzimu arayigaburira. Imigezi itembera aho iteye, ivomerera n'ibiti byose byo mu ishyamba. Koko iyo sederi yavomerewe neza, yarakuze isumba ibindi biti, amashami yayo aba menshi kandi maremare. Inyoni zose zarikaga mu mashami yayo, inyamaswa zabyariraga munsi y'amashami yayo, ab'amahanga yose akomeye bibereye mu gicucu cyayo. Mbega ukuntu iyo sederi yari nziza! Yari ndende ifite n'amashami maremare, imizi yayo yari ishoreye mu mazi menshi. Nta sederi yo mu busitani bw'Imana yagereranywaga na yo, nta masipure yigeze agira amashami nka yo, nta pinusi yigeze igira amashami nka yo, nta giti na kimwe cyo mu busitani bw'Imana byari bihwanyije ubwiza. Nayitatse ubwiza n'amashami menshi, ibiti byose byo muri Edeni byayigiriye ishyari, ni ibiti byari mu busitani bw'Imana.’ ” Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: “Iyo sederi yarakuze cyane isumba ibindi biti, ubushorishori bwayo buzengurutswe n'amashami atoshye maze yuzura ubwirasi. Ni yo mpamvu ngiye kuyiteza umutware ukomeye wo mu mahanga. Azayihana akurikije ububi bwayo, kuko nayikuyeho amaboko. Abanyamahanga b'abagome bazayitema bayisige aho, amashami yayo azavunika agwe ku misozi no mu bibaya no mu mikokwe yose y'icyo gihugu. Ab'amahanga yose bibereye mu gicucu cyayo bazahava bahunge. Ibisiga bizayigwaho maze inyamaswa ziribate amashami yayo. None rero nta giti nubwo cyavomererwa neza kizongera kureshya gityo, ubushorishori bwacyo ngo buzengurukwe n'amashami atoshye. Koko ibiti byose kimwe n'abantu amaherezo yabyo ni urupfu, byose bizasanga abapfuye ikuzimu. “Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Umunsi iyo sederi yapfuyeho igahambwa, nategetse ko igirirwa icyunamo. Nabujije imigezi gutemba n'amazi menshi arakama, kandi ntuma ibisi bya Libani bicura umwijima n'ibiti byose biruma kubera iyo sederi. Igihe iyo sederi yapfaga, umuborogo wayo watumye amahanga yose ahinda umushyitsi. Ibiti byose by'akataraboneka byo muri Edeni n'ibyavomerewe neza byo muri Libani byapfuye, bizashimishwa n'urupfu rw'iyo sederi. Abantu bo mu mahanga bayishyigikiraga kandi biberaga mu gicucu cyayo, na bo bajyanye na yo ikuzimu basangayo abaguye ku rugamba.’ “Ni ikihe giti cyo muri Edeni mwahwanya ikuzo n'ubuhangange? Nyamara nawe uzajyana na byo ikuzimu, uhambwe hamwe n'abatakebwe n'abaguye ku rugamba. Ngayo amaherezo y'umwami wa Misiri n'abantu be. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.” Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa cumi n'abiri mu mwaka wa cumi n'ibiri tujyanywe ho iminyago, Uhoraho yarambwiye ati: “Yewe muntu, ngaho borogera umwami wa Misiri, umubwire uti: ‘Wibona nk'intare imbere y'amahanga, nyamara umeze nk'ingona iri mu mazi. Wivuruguta mu mazi n'ibirenge byawe ugatoba imigezi.’ None rero Nyagasani Uhoraho aravuga ati: ‘Igihe amahanga menshi azaba yakoranye, nzagufatira mu mutego wanjye maze bagukurure bagushyire imusozi. Nzakujugunya imusozi maze ibisiga n'inyamaswa zose bikurye. Ibisigazwa byawe nzabinyanyagiza ku misozi no mu bibaya. Nzasesa amaraso yawe ku butaka maze atembe ku misozi no mu mikokwe. Nimara kukurimbura nzatwikira ijuru, inyenyeri zijime. Nzatwikiriza izuba ibicu maze ukwezi kureke kumurika. Nzazimya ibinyarumuri byose byo ku ijuru kubera wowe, nzatuma igihugu cyawe gicura umwijima. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze. Abantu benshi nzabakura umutima nujyanwa ho umunyago mu mahanga, mu bihugu utigeze umenya. Ibyo nzagukorera bizatera ubwoba amahanga menshi, kandi abami bayo bazashya ubwoba ninkurira inkota yanjye imbere yabo. Uwo munsi wo kurimbuka kwawe buri wese azahinda umushyitsi buri kanya yibaza uko azabaho.’ ” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Igitero cy'Umwami w'i Babiloni kizagukurikirana. Abantu bawe benshi bazicwa n'inkota z'abarwanyi bakomeye, abantu b'abagome kurusha abandi bose. Bazamaraho ibyatumaga Misiri yirata kandi batsembe abayituye bose. Nzatsemba amatungo yawe yose aragirwa hafi ya Nili, kandi ibirenge by'abantu n'ibinono by'amatungo ntibizongera gutoba amazi yayo ukundi. Nzagabanya umurego w'amazi yo mu Misiri, imigezi yaho itembe ituje nk'amavuta. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga. Nimara guhindura Misiri ikidaturwa, ngatsemba ibiyirimo byose n'abayituye bose, ni bwo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho. Uyu muburo udasanzwe uzahinduka indirimbo y'amaganya. Abagore bo mu mahanga bazayiririmba baririra Misiri n'abantu bayo bose.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Ku itariki ya cumi n'eshanu z'ukwezi kwa mbere mu mwaka wa cumi n'ibiri tujyanywe ho iminyago, Uhoraho yarambwiye ati: “Yewe muntu, ngaho ririra Abanyamisiri bose. Ubarohe ikuzimu hamwe n'andi mahanga akomeye, babe hamwe n'abapfuye. Ubabwire uti: ‘Mbese mwibwira ko muri abatoni kurusha abandi? Nimujye ikuzimu hamwe n'abatakebwe, mupfane n'abaguye ku rugamba. Koko inkota yiteguye kwica Abanyamisiri bose.’ Aho ikuzimu intwari zikomeye n'abafatanyije na Misiri bazavuga bati: ‘Abanyamisiri badusanze ikuzimu, bahambwe hamwe n'abatakebwe baguye ku rugamba.’ “Umwami wa Ashūru ni ho ari hamwe n'ingabo ze, akikijwe n'imva z'abantu be bose baguye ku rugamba. Imva zabo ziri kure cyane ikuzimu, zikikije iy'umwami. Bose baguye ku rugamba bazira ko bakwizaga iterabwoba ku isi. “Umwami wa Elamu ni ho ari hamwe n'ingabo ze, akikijwe n'imva z'abantu bose baguye ku rugamba. Abo batakebwe bakwizaga iterabwoba ku isi, bagiye ikuzimu bakozwe n'isoni. Koko rero umwami wa Elamu yahambwe hamwe n'abantu be, akikijwe n'imva z'ingabo ze. Abo batakebwe bose baguye ku rugamba, kuko bakwizaga iterabwoba ku isi. Bakojejwe isoni hamwe n'abagiye ikuzimu. “Umwami wa Mesheki n'uwa Tubali ni ho bari hamwe n'ingabo zabo, bakikijwe n'imva z'abantu babo, bose ni abatakebwe baguye ku rugamba kuko bakwizaga iterabwoba ku isi. Ntibahambwe hamwe n'abandi b'intwari bo mu bihe bya kera bahambanywe intwaro zabo, bambaye inkota zabo ku ntugu kandi buzuye ikimwaro kubera ibicumuro byabo. Koko rero igihe bari bakiriho bakwije iterabwoba ku isi. Namwe mwa Banyamisiri mwe, uko ni ko muzicwa hamwe n'abatakebwe baguye ku rugamba. “Abedomu na bo ni ho bari hamwe n'abami babo n'abategetsi babo, bari abanyambaraga nyamara ubu bagiye ikuzimu hamwe n'abatakebwe baguye ku rugamba. “Abategetsi bose bo mu majyaruguru n'Abanyasidoni na bo ni ho bari, ubutwari bwabo bwakwizaga iterabwoba, nyamara ubu bagiye ikuzimu bakozwe n'isoni hamwe n'abaguye ku rugamba. Umwami wa Misiri n'ingabo ze nibabona abo bantu bose baguye ku rugamba, aziyumvamo ihumure. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Naretse umwami wa Misiri akwiza iterabwoba ku isi, nyamara we n'ingabo ze bazahambwa hamwe n'abatakebwe baguye ku rugamba.” Ni jye Nyagasani Uhoraho ubivuze. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, burira Abisiraheli ububwire uti: ‘Iyo nteje intambara mu gihugu, abantu batoranya umwe muri bo kugira ngo abe umurinzi. Uwo muntu iyo abonye igitero kije avuza ihembe akaburira abaturage. Hagize umuntu wumva iryo hembe ntaryiteho abanzi bakaza bakamwica, ni we waba yizize. Azapfa azize ikosa rye, kuko atitaye ku muburo yumvise. Iyo ajya kuwitaho aba yarikijije. Icyakora uwo murinzi nabona igitero kije ntavuze ihembe ngo aburire abaturage, maze abanzi bakaza bakica umwe muri bo azize ikosa ry'uwo murinzi, icyo gihe urupfu rw'uwo muntu ni we ruzabarwaho.’ “Yewe muntu, nakugize umurinzi w'Abisiraheli. Ujye utega amatwi ibyo nkubwira, maze ubaburire mu mwanya wanjye. Nimbwira umugome nti: ‘Wa mugome we, uzapfa nta kabuza’, maze ntumuburire ngo areke imigenzereze ye mibi, uwo mugome azapfa azize ibicumuro bye, nyamara ni wowe nzaryoza amaraso ye. Icyakora nuramuka uburiye uwo mugome ariko ntareke imigenzereze ye mibi, azapfa azize ibicumuro bye, nyamara wowe uzaba wikijije.” Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, bwira Abisiraheli ko bakunda kuvuga bati: ‘Turemerewe n'ibyaha byacu n'amakosa yacu, biduciye intege. Mbese tuzabaho dute?’ Babwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Ndahiye ubugingo bwanjye ko ntanezezwa n'urupfu rw'umugome, ahubwo nezezwa n'uko areka imigenzereze ye mibi maze akabaho. Mwa Bisiraheli mwe, nimuhinduke, muhinduke mureke imigenzereze yanyu mibi. Kuki mushaka kurimbuka?’ “Yewe muntu, bwira Abisiraheli uti: ‘Umuntu w'intungane nacumura, ibyiza yakoze mbere ntibizamubuza kurimbuka. Nyamara umugome nareka imigenzereze ye mibi ntazarimbuka.’ Nimbwira intungane nti: ‘Uzabaho nta kabuza, nyamara akizera ubutungane bwe agacumura, nta gikorwa na kimwe cy'ubutungane bwe kizibukwa, azapfa kubera ibicumuro bye.’ Nimbwira kandi umugome nti: ‘Uzapfa nta kabuza, maze akareka gucumura ahubwo agaharanira ukuri n'ubutungane, nasubiza kandi ibyo yahawe ho ingwate n'ibyo yibye, agakurikiza amategeko atanga ubugingo, ntazarimbuka ahubwo azabaho nta kabuza. Nta na kimwe mu bicumuro bye kizibukwa, azabaho kuko yaharaniye ukuri n'ubutungane.’ “Abisiraheli baravuga bati: ‘Imigenzereze y'Uhoraho ntitunganye’, nyamara iyabo ni yo idatunganye. Niba intungane iretse gukora ibitunganye igakora ibibi, izarimbuka kubera ibibi yakoze. Niba umugome aretse gukora ibibi agaharanira ukuri n'ubutungane, bizatuma abaho. Mwa Bisiraheli mwe, muravuga muti: ‘Imigenzereze y'Uhoraho ntitunganye’, nyamara nzacira urubanza buri wese muri mwe nkurikije imigenzereze ye.” Ku itariki ya gatanu y'ukwezi kwa cumi mu mwaka wa cumi n'ibiri tujyanywe ho iminyago, umuntu wacitse ku icumu ubwo Yeruzalemu yafatwaga yaraje arambwira ati: “Umurwa warafashwe.” Ku mugoroba wabanjirije ukuza k'uwo muntu nari niyumvisemo imbaraga z'Uhoraho, mu gitondo cyakurikiyeho Uhoraho yambumbuye umunwa sinongera kuba ikiragi ntangira kuvuga. Nuko Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, abantu basigaye mu matongo y'imijyi y'igihugu cya Isiraheli baravuga bati: ‘Aburahamu yari umwe rukumbi, nyamara yahawe iki gihugu. Twe rero turi benshi, ni twe gihawe ho gakondo.’ None rero babwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Murya inyama zirimo amaraso, muramya ibigirwamana kandi mukica abantu. Ni kuki mutinyuka kuvuga ko iki gihugu ari gakondo yanyu? Mwishingikiriza ku nkota zanyu, ibikorwa byanyu bitera ishozi kandi buri muntu arasambana. Mushobora mute kuvuga ko iki gihugu ari gakondo yanyu?’ Babwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ndahiye ubugingo bwanjye, abasigaye mu matongo y'imijyi bazicwa, abari mu gasozi bazaribwa n'inyamaswa z'inkazi, naho abihishe mu misozi no mu buvumo bazatsembwa n'icyorezo. Igihugu nzagihindura umusaka, ububasha biratanaga buyoyoke. Imisozi ya Isiraheli nzayihindura amatongo, nta muntu uzongera kuhanyura. Igihe nzaba maze guhindura igihugu umusaka, ngahana Abisiraheli kubera ibizira byose bakoze, bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ” Uhoraho aravuga ati: “Yewe muntu, dore Abisiraheli bahagaze iruhande rw'inkuta no mu miryango y'amazu, bavuga ibikwerekeyeho. Barabwirana bati: ‘Nimuze tujye kumva ubutumwa bw'Uhoraho.’ Abantu banjye bazakoranira imbere yawe kugira ngo bumve ibyo uvuga, nyamara ntibazabikurikiza. Bavuga ko bankunda, nyamara imitima yabo irarikiye inyungu mbi. Koko rero kuri bo umeze nk'umuririmbyi uririmba indirimbo y'urukundo iherekejwe n'inanga nziza, bumva ibyo ubabwira byose ariko ntibabikurikiza. Nyamara ibyo ubabwira nibisohozwa, kandi koko bizasohozwa, ni bwo bazamenya ko muri bo hari umuhanuzi koko.” Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hanurira abayobozi b'Abisiraheli, ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Muzabona ishyano mwa bashumba b'Abisiraheli mwe! Mwiyitaho ubwanyu ariko ntimwita ku ntama. Munywa amata mukambara imyambaro iboshywe mu bwoya bw'intama, mukica kandi mukarya intama z'imishishe nyamara ntimuziteho. Izifite intege nke ntimwazitayeho, izirwaye ntimwazivuye, izakomeretse ntimwazomoye, izatannye ntimwazigaruye cyangwa ngo mushake izazimiye, ahubwo muziragirana ubugome n'igitugu. Koko intama zaratatanye kubera kubura abashumba, ziribwa n'inyamaswa. Intama zanjye zirangāra ku misozi no ku dusozi, zatataniye ku isi hose kandi nta muntu n'umwe wazitayeho ngo azishakashake.’ “None rero mwa bashumba mwe, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho. Jyewe Nyagasani Uhoraho ndahiye ubugingo bwanjye, intama zanjye zose zarasahuwe kandi ziribwa n'inyamaswa bitewe no kubura abashumba. Mu by'ukuri abashumba banjye ntibazishakashatse, ahubwo biyitaho aho kuzitaho. None rero bashumba banjye, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho. Jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: ‘Mwa bashumba mwe, ngiye kubarwanya kandi mbanyage intama zanjye. Ntimuzongera kuziragira kandi namwe ntimuzongera kwiyitaho. Nzabambura ubuyobozi bw'intama zanjye kugira ngo abashumba batazongera kuzikenura ubwabo. Nzabanyaga intama zanjye kandi ntimuzongera kuzirya.’ ” Jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: “Jye ubwanjye nzashakashaka intama zanjye nziteho. Nk'uko umushumba yita ku ntama ze zari zatatanye, ni ko nanjye nzita ku ntama zanjye. Nzazigarura nzivane ahantu hose zari zaratataniye kuri wa munsi w'umwijima n'ibyago. Koko rero nzazivana mu bihugu by'amahanga, nzikoranye maze nzigarure mu gihugu cyazo. Nzaziragira ku misozi ya Isiraheli no mu mibande, n'ahantu hatuwe hose ho mu gihugu. Nzaziragira mu rwuri rwiza, zirishe ku misozi ya Isiraheli. Aho ni ho zizaruhukira, zirishe mu rwuri rutoshye ku misozi ya Isiraheli. Intama zanjye ni jye ubwanjye uzaziragira kandi nzibyagize. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze. Intama zazimiye nzazitarura n'izatatanye nzigarure, izavunitse nzazunga n'izirwaye nzazondora. Nyamara izibyibushye n'izifite imbaraga nzazitsemba, kuko ndi umushumba ukurikiza ubutabera. “Naho mwebwe ntama zanjye, jyewe Nyagasani Uhoraho ndababwira nti: ‘Ngiye gukiranura intama, kandi ntandukanye amapfizi y'intama n'amasekurume y'ihene. Mbese ntimwanyuzwe no kuragirwa mu rwuri rwiza? Kuki muribata ubwatsi bwo mu rwuri rwanyu? Mbese ntimwanyuzwe no kunywa amazi meza? Kuki mutoba asigaye? None se intama zanjye zizarisha ubwatsi mwaribase, zinywe n'amazi mwatobye?’ ” Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mbwira intama zanjye nti: “Ngiye gukiranura intama zinanutse n'izibyibushye. Intama z'inyantegenke mwazisunikishije intugu, kandi muzitera amahembe kugeza ubwo muzimenesha. Nzita ku ntama zanjye ku buryo zitazongera gushimutwa kandi nzazikiranura. Nzaziha umushumba umwe rukumbi uzaziragira, ari we mugaragu wanjye Dawidi. Uwo ni we uzaziragira azibere umushumba. Jyewe Uhoraho, abantu banjye nzababera Imana, naho umugaragu wanjye Dawidi ababere umuyobozi. Ni jye Uhoraho ubivuze. Nzagirana na bo Isezerano ry'amahoro, nzatsemba mu gihugu inyamaswa z'inkazi, kugira ngo bature mu butayu no mu mashyamba bafite umutekano. Nzabaha umugisha kandi mbatuze ahakikije umusozi wanyeguriwe, nzabagushiriza imvura mu gihe gikwiye kandi ibabere isōko y'umugisha. Ibiti bizera imbuto n'ubutaka butange umusaruro, kandi buri wese agire umutekano mu gihugu cye. Nzabavana ku ngoyi y'ababagize inkoreragahato, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho. Abanyamahanga ntibazongera kubashimuta, kandi inyamaswa z'inkazi ntizizongera kubarya ukundi. Bazigirira amahoro, nta muntu uzaba akibatera ubwoba. Nzabaha imirima irumbuka, ku buryo mu gihugu cyose ntawe uzongera kwicwa n'inzara, kandi abanyamahanga ntibazongera kubasuzugura. Ubwo ni bwo Abisiraheli bazamenya ko jyewe Uhoraho Imana yabo ndi kumwe na bo, kandi ko ari ubwoko bwanjye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Mwa ntama zanjye mwe, muri mu rwuri rwanjye, muri abantu banjye nanjye ndi Imana yanyu.” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hindukira uhange amaso imisozi ya Seyiri, maze uburire abayituye. Ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Ngiye kubarwanya, mwa misozi ya Seyiri mwe. Nzabibasira maze mbahindure ikidaturwa. Imijyi yanyu nzayihindura amatongo kandi igihugu cyanyu kibe ubutayu.’ Ubwo ni bwo muzamenya ko ndi Uhoraho. “Ntimwahwemye kuba abanzi b'Abisiraheli, mutuma bashirira ku icumu igihe bagwirirwaga n'ibyago, igihe igihano cy'ibyaha byabo cyari kigeze ku iherezo. Kubera iyo mpamvu, jyewe Nyagasani Uhoraho, ndahiye ubugingo bwanjye ko urupfu rubugarije kandi mutazarurokoka. Kuko mutirinze kwica, namwe urupfu ruzabakurikirana. Imisozi ya Seyiri nzayihindura ikidaturwa, nice buri wese uzahanyura. Imisozi yanyu nzayuzuzaho imirambo, kandi intumbi z'abaguye ku rugamba zuzure ku dusozi no mu bibaya, ndetse no mu mikokwe yose. Nzayihindura ikidaturwa iteka ryose, nta muntu uzongera gutura mu mijyi yanyu. Ubwo ni bwo muzamenya ko ndi Uhoraho. “Muvuga ko Abayuda n'Abisiraheli ndetse n'ibihugu byabo ari ibyanyu, kandi ko muzabyigarurira. Nyamara nubwo bimeze bityo, jyewe Uhoraho nari Imana yabo. Kubera iyo mpamvu, jyewe Nyagasani Uhoraho, ndahiye ko nzabitura ibihwanye n'uburakari n'ishyari mwagiriye Abisiraheli, ndetse n'urwango mwabangaga. Bityo Abisiraheli bazamenya ko ndi Uhoraho, kubera igihano nguhaye. Ubwo ni bwo muzamenya ko jyewe Uhoraho numvise ibitutsi mwatutse imisozi ya Isiraheli, muvuga ngo yabaye ikidaturwa none turayigaruriye. Mwanyiraseho muransebya kandi narabyumvise.” Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: “Mwa misozi ya Seyiri mwe, nzabahindura ikidaturwa maze isi yose yishime. Uko mwishimiye ukurimbuka kw'Abisiraheli nagize umwihariko wanjye, ni ko nanjye nzabagenza. Mwa misozi ya Seyiri mwe ndetse n'igihugu cyose cya Edomu, muzahinduka ubutayu. Ubwo ni bwo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.” Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hanurira imisozi ya Isiraheli maze ubwire abayituyeho uti: ‘Nimwumve icyo Uhoraho avuga: abanzi banyu barabakwena bavuga ngo ya misozi yanyu ya gakondo twarayigaruriye!’ Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze. “Ubabwire kandi ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Mwa misozi ya Isiraheli mwe, amahanga yose abakikije yarabateye arabasahura maze arabigarurira, muhinduka urw'amenyo n'iciro ry'imigani. None rero mwa misozi ya Isiraheli mwe, nimwumve ibyo jyewe Nyagasani Uhoraho mbwira imisozi n'udusozi, n'imigezi n'ibibaya, n'ahantu hasigaye ari amatongo, n'imijyi yasahuwe igahinduka umusaka kandi amahanga ayikikije akayihindura urw'amenyo.’ “Jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: ‘Amahanga agukikije narayarakariye bikabije, cyane cyane Edomu. Ayo mahanga yaranezerewe, arirata maze yigarurira igihugu cyanjye. None rero hanurira igihugu cya Isiraheli, ubwire imisozi n'udusozi, n'imigezi n'ibibaya, ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvugana uburakari, kubera ko amahanga yabakojeje isoni.’ ” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Ndahiye nkomeje ko amahanga abakikije na yo azakorwa n'isoni. Nyamara ku misozi ya Isiraheli ibiti bizongera bimere amababi, kandi byere imbuto zo gutunga abantu banjye b'Abisiraheli bagiye kugaruka. Koko rero nzabitaho, nzatuma ubutaka bwanyu bwongera guhingwa kandi buterwemo imbuto. Nzagwiza Abisiraheli, imijyi izongera iturwe kandi amatongo azongera yubakwemo. Nzagwiza abantu n'amatungo, bazororoka bagwire. Nzatuma mubaho nko mu bihe bya kera, nzabaha amahoro aruta ayo mwahoranye, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho. Bantu banjye b'Abisiraheli, nzabagarura mwongere gutura mu gihugu cyanyu, kizaba icyanyu bwite kandi ntawe uzongera kubahekura.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Koko abantu bavuga ko igihugu cyanyu cyamaze abantu kandi cyihekuye. None rero ntimuzongera kumarana cyangwa ngo mwihekure. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze. Ntabwo nzemera ko amahanga yongera kubakoza isoni cyangwa kubasuzugura, kandi ntimuzongera kwihekura.” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, igihe Abisiraheli bari bakiri mu gihugu cyabo bacyandurishije ingeso mbi zabo n'ibikorwa byabo bibi. Nabonye imigenzereze yabo ihumanye nk'umugore uri mu mihango y'abakobwa. Ni cyo cyatumye mbasukaho uburakari bwanjye mbahora amaraso bamennye mu gihugu, n'ibigirwamana byabo bacyandurishije. Narabahannye kubera imibereho yabo n'imigenzereze yabo mibi, maze mbatatanyiriza mu bihugu by'amahanga. Mu mahanga yose batataniyemo basuzuguje izina ryanjye riziranenge, maze abantu bakavuga bati: ‘Aba ni abantu b'Uhoraho, nyamara birukanwe mu gihugu cye!’ Ibyo byatumye mbabara, kuko Abisiraheli basuzuguje izina ryanjye riziranenge mu mahanga batataniyemo. “None rero ubwire Abisiraheli ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ibyo ngiye gukora sinzabikora ku bwanyu, ahubwo nzabikora kugira ngo nubahirize izina ryanjye riziranenge mwasuzuguje mu mahanga mwatataniyemo. Ngiye kwerekana ubuziranenge bw'izina ryanjye rikomeye mwasuzuguje mu mahanga, bityo amahanga azamenya ko ndi Uhoraho ningaragariza ubuziranenge bwanjye muri mwe. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Nzabavana mu mahanga no mu bihugu byose mwatataniyemo, mbagarure mu gihugu cyanyu. Nzabuhagiza amazi meza maze mbahumanure, kandi nzabakiza ubwandure bwanyu bwose n'ibigirwamana byanyu byose. Nzabaha umutima mushya mbashyiremo n'ibitekerezo bishya. Nzabakuramo umutima ukomeye nk'ibuye mbashyiremo umutima uboneye. Nzabashyiramo Mwuka wanjye, ntume mukurikiza amateka yanjye kandi mwitondere amategeko yanjye. Muzatura mu gihugu nahaye ba sokuruza, muzaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yanyu. Nzabakiza ubwandure bwanyu bwose, nzameza ibinyampeke birumbuke kugira ngo mutazongera kwicwa n'inzara. Nzagwiza ibiti byera imbuto n'umusaruro w'ibyo muhinga, kugira ngo mutazongera kwicwa n'inzara amahanga akabasuzugura. Muzibuka ingeso zanyu mbi n'ibibi mwakoze, mukorwe n'isoni kubera ibicumuro byanyu n'ibizira mwakoze. Yemwe mwa Bisiraheli mwe, mumenye ko ibyo ngiye gukora ntazabikora ku bwanyu, ahubwo nzabikora kugira ngo mukorwe n'isoni kubera imigenzereze yanyu mibi.’ ” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze. Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Igihe nzabahumanura nkabakiza ibicumuro byanyu byose, nzatuma mwongera gutura mu mijyi yanyu n'amatongo yanyu yongere yubakwe. Ubutaka bwari ubutayu buzongera buhingwe, ndetse abahisi n'abagenzi ntibazongera kububona ari ubutayu. Ahubwo bazavuga bati: ‘Igihugu cyari cyarabaye umusaka cyahindutse nk'ubusitani bwa Edeni, n'imijyi yari yarasenyutse igasahurwa kandi igasigara ari amatongo, ubu ni imijyi ntamenwa kandi ituwemo.’ Amahanga abakikije yasigaye azamenya ko ari jye Uhoraho wongera kubaka imijyi yari amatongo kandi ngahinga imirima yari yararaye. Uko ni ko jyewe Uhoraho mvuze kandi nzabisohoza.” Nuko Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nzongera ndeke Abisiraheli bansabe kubafasha, kandi nzabagwiza babe benshi nk'umukumbi w'intama. Bazaba benshi nk'umukumbi wagenewe gutambwa ho ibitambo i Yeruzalemu ku minsi mikuru, imijyi yari amatongo na yo izuzuramo abantu. Ubwo ni bwo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.” Uhoraho yanshyizemo imbaraga, maze Mwuka we aranjyana angeza mu kibaya cyuzuyemo amagufwa. Nuko anzengurutsa hose muri ayo magufwa yari mu kibaya, mbona hari amagufwa menshi kandi yumye cyane. Uhoraho arambaza ati: “Yewe muntu, mbese aya magufwa yabasha gusubirana ubuzima?” Ndamusubiza nti: “Nyagasani Uhoraho, ni wowe ubizi.” Nuko arambwira ati: “Ngaho hanurira ayo magufwa uyabwire uti: ‘Mwa magufwa yumye mwe, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho.’ Nyagasani Uhoraho aravuga ati: ‘Ngiye kubashyiramo umwuka maze mubeho. Ngiye kubashyiraho imitsi mbomekeho inyama, mbatwikireho uruhu kandi mbashyiremo umwuka maze mubeho, bityo mumenye ko ndi Uhoraho.’ ” Nuko ndahanura nk'uko nabitegetswe. Mu gihe nahanuraga humvikana urusaku rw'ibikocagurana, maze ya magufwa atangira kwegerana. Nitegereje mbona imitsi n'inyama biyometseho, n'uruhu ruyatwikiriye, nyamara ntiyarimo umwuka. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hanurira umwuka, uwumbwirire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Wa mwuka we, turuka mu mpande zose uko ari enye uhuhe muri iyi mirambo maze isubirane ubuzima.’ ” Nuko ndahanura nk'uko yantegetse, umwuka winjira muri iyo mirambo isubirana ubuzima maze irahaguruka, yiremamo imitwe y'ingabo nyinshi. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, ayo magufwa wabonye ashushanya Abisiraheli bose. Baravuga bati: ‘Amagufwa yacu yarumye, nta byiringiro tukigira, ibyacu byararangiye.’ Uhanurire Abisiraheli, ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Bwoko bwanjye, ngiye gukingura imva zanyu mbavanemo, mbagarure mu gihugu cya Isiraheli. Nimara gukingura imva zanyu nkabavanamo, ni bwo muzamenya ko ndi Uhoraho. Nzabashyiramo umwuka wanjye mwongere mubeho kandi mbatuze mu gihugu cyanyu. Ubwo muzamenya ko ari jye Nyagasani Uhoraho ubivuze kandi nzabisohoza.’ ” Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, fata inkoni maze wandikeho uti: ‘Ubwami bw'Abayuda’, ufate n'indi wandikeho uti: ‘Ubwami bw'Abisiraheli.’ Nuko ufate izo nkoni uzireshyeshye, maze zibe nk'aho ari inkoni imwe mu biganza byawe. Bene wanyu nibakubaza bati: ‘Mbese ibyo bisobanura iki?’, uzabasubize ko jyewe Nyagasani Uhoraho ngiye gufata inkoni ishushanya Isiraheli, nyishyire hamwe n'ishushanya u Buyuda, maze zombi nzishyire hamwe zibe inkoni imwe mu biganza byanjye. Ufate izo nkoni zombi wanditseho ku buryo abantu bose bareba ibyanditsweho, ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ngiye kuvana Abisiraheli mu mahanga batataniyemo, mbakoranye maze mbasubize mu gihugu cyabo. Nzabagira umuryango umwe mu gihugu, mbatuze ku misozi ya Isiraheli. Bazategekwa n'umwami umwe, kandi ntibazongera kwigabanyamo imiryango ibiri cyangwa ibihugu bibiri. Ntibazongera kwihumanyisha ibigirwamana byabo biteye ishozi cyangwa ibicumuro byabo, nzabakiza ubuhemu bwose bangiriye kandi mbahumanure. Bazaba abantu banjye, nanjye mbe Imana yabo. Umwami umeze nk'umugaragu wanjye Dawidi ni we uzabategeka, kandi ababere umushumba umwe. Bazumvira amateka n'amategeko yanjye kandi bayakurikize. Bazatura mu gihugu nahaye umugaragu wanjye Yakobo, igihugu cya ba sokuruza. Bazagituramo iteka ryose, hamwe n'abana babo ndetse n'abazabakomokaho. Umwami umeze nka Dawidi ni we uzabategeka iteka ryose. Nzagirana na bo Isezerano ry'amahoro y'iteka ryose. Nzabakomeza kandi mbagwize, nzashyira Ingoro yanjye mu gihugu cyabo ihagume iteka ryose. Nzaturana na bo mbe Imana yabo, na bo bazaba ubwoko bwanjye Nimara gushyira Ingoro yanjye hagati yabo iteka ryose, ni bwo amahanga azamenya ko ari jye Uhoraho witoranyirije Abisiraheli.’ ” Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hindukirira Gogi wo mu gihugu cya Magogi, umutware w'i Mesheki n'i Tubali maze uhanure ibimwerekeyeho. Umubwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ndakwibasiye wowe Gogi, umutware wa Mesheki na Tubali. Ngiye gushyira inkonzo mu nzasaya zawe maze ngukurubane. Nzakwirukana mu gihugu cyawe hamwe n'ingabo zawe zose: amafarasi yawe n'abayagenderaho bambaye imyambaro y'intambara, n'abasirikari bawe benshi bitwaje ingabo nini n'into kandi bamenyereye kurwanisha inkota. Muzaba muri kumwe n'abasirikari b'u Buperesi, n'ab'i Kushi n'ab'i Puti, bose bitwaje ingabo kandi bambaye ingofero z'icyuma. Abasirikari bose bo mu gihugu cya Gomeri na Beti-Togaruma ho mu majyaruguru, hamwe n'izindi ngabo zivuye mu mahanga menshi bazaba bari kumwe namwe. Itegure hamwe n'imbaga yose muri kumwe maze ubayobore. Nyuma y'imyaka myinshi nzagutegeka gutera igihugu cya Isiraheli. Uzahasanga abantu bacitse ku icumu baturutse mu mahanga menshi bibereye mu mutekano. Uzatera imisozi ya Isiraheli yari imaze igihe kirekire ari nk'ubutayu, ariko ubu abahatuye bose bakaba bafite amahoro. Wowe n'ingabo zawe zose n'amahanga menshi, muzazamuka mutere icyo gihugu mumeze nk'inkubi y'umuyaga cyangwa nk'igihu kibuditse.’ ” Nyagasani Uhoraho arabwira Gogi ati: “Igihe nikigera ibitekerezo bizakuzamo, maze ugambirire gukora ibibi. Uzavuga uti: ‘Ngiye gutera igihugu kitagira ukirengera, aho abantu bafite umutekano n'amahoro, bibera mu mijyi idakikijwe n'inkuta ndetse ntikingwe. Nzanyaga kandi nsahure umutungo w'abantu batuye mu mijyi yahoze ari amatongo, ntere abakoranyijwe baturutse mu mahanga, bafite ibintu n'amatungo kandi batuye hagati mu gihugu.’ Abatuye i Sheba n'i Dedani, n'abacuruzi b'i Tarushishi n'abo mu turere tuhakikije bazakubaza bati: ‘Mbese icyatumye ugaba igitero ni ukunyaga no gusahura? Urishakira izahabu n'ifeza, n'amatungo n'ubutunzi n'iminyago myinshi?’ “None rero yewe muntu, hanurira Gogi umubwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Mbese igihe ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli buzaba bufite amahoro ntuzabimenya? Icyo gihe uzava mu majyaruguru y'igihugu cyawe uri kumwe n'ingabo z'amahanga menshi, bose bagendera ku mafarasi maze mube igitero gikomeye. Uzatera ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli umeze nk'igihu kibuditse hejuru y'igihugu. Icyo gihe wowe Gogi, nzakohereza utere igihugu cyanjye kugira ngo amahanga amenye ko ndi Uhoraho, ubwo nzayagaragariza ubuziranenge bwanjye ari wowe nkoresheje. Ni wowe navugaga kera nkoresheje abagaragu banjye, abahanuzi ba Isiraheli, bahanuye ko mu gihe kizaza ari wowe nzohereza gutera Abisiraheli.’ ” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze. Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Kuri uwo munsi Gogi azatera igihugu cya Isiraheli, uburakari bwanjye buzagurumana. Mbivuganye ishyari n'uburakari bukaze, ko kuri uwo munsi hazabaho umutingito ukomeye mu gihugu cya Isiraheli. Amafi n'inyoni n'inyamaswa zose n'ibikururuka hasi byose ndetse n'abantu bose bo ku isi, byose bizahindira umushyitsi imbere yanjye. Imisozi izariduka, ahantu hose h'agacuri hazacika inkangu n'inkuta zose zizasenyuka. Nzateza Gogi ibyago impande zose, abantu be basubiranemo bicane. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Nzamuteza ibyorezo n'ubwicanyi, we n'ingabo ze n'amahanga menshi amushyigikiye, mbateze n'imvura idasanzwe n'amahindu, n'umuriro n'umuyaga w'ishuheri bibibasire. Ubwo ni bwo nzereka amahanga menshi ubuhangange bwanjye n'ubuziranenge bwanjye, bityo ayo mahanga azamenya ko ndi Uhoraho.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Yewe muntu, hanurira Gogi umubwire ko mvuze nti: ‘Ndakwibasiye wowe Gogi, umutware wa Mesheki na Tubali. Nzagutwara ku ngufu nkuvane mu majyaruguru y'igihugu cyawe, nkohereze gutera imisozi ya Isiraheli. Nzavunagura umuheto uri mu kuboko kwawe kw'ibumoso, n'imyambi iri mu kuboko kw'iburyo igwe hasi. Uzagwa ku misozi ya Isiraheli wowe n'ingabo zawe n'amahanga agushyigikiye. Imirambo yanyu nzayigaburira ibisiga by'amoko yose n'inyamaswa. Uzagwa ku gasi nk'uko jyewe Nyagasani Uhoraho nabivuze. Nzateza inkongi y'umuriro igihugu cya Magogi, ndetse no mu bafite umutekano batuye mu birwa. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho. Nzamenyekanisha izina ryanjye riziranenge mu bwoko bwanjye bw'Abisiraheli, sinzatuma bongera kunsuzugura na rimwe. Bityo andi mahanga azamenya ko ndi Uhoraho, Umuziranenge mu Bisiraheli.’ ” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Dore wa munsi navuze urageze ndetse uraje! Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Abatuye mu mijyi ya Isiraheli bazarundanya intwaro zasizwe n'abanzi babo: ingabo n'imiheto n'imyambi, n'ibihosho n'amacumu. Bazazicanisha umuriro mu gihe cy'imyaka irindwi. Ntibazongera gutashya inkwi cyangwa gutema ibiti mu ishyamba, kuko bazajya bacana izo ntwaro. Bazanyaga abahoze babanyaga kandi basahure ibintu by'ababasahuye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. “Icyo gihe nzaha Gogi aho azahambwa mu gihugu cya Isiraheli mu kibaya cy'Abagenzi, iburasirazuba bw'ikiyaga cy'Umunyu. Ibyo bizatuma abantu badashobora kuhanyura. Gogi n'ingabo ze ni ho bazahambwa kandi hazitwa ‘Ikibaya cy'ingabo za Gogi’. Abisiraheli bazamara amezi arindwi bahamba iyo mirambo kugira ngo bahumanure igihugu. Abantu bose bazitabira kubahamba, ibyo bizabahesha icyubahiro ku munsi nzaba nihesheje ikuzo. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze. “Mu iherezo ry'ayo mezi arindwi, bazatoranya abantu bazenguruke igihugu bashaka imirambo itarahambwa kugira ngo bayihambe, maze bahumanure igihugu. Igihe bazaba bazenguruka igihugu, nibabona amagufwa y'umuntu bazajya bahashyira ikimenyetso, kugira ngo abagenewe guhamba nibakibona bajye kuyahamba mu Kibaya cy'ingabo za Gogi. Aho kandi hazaba umujyi witwa Hamona, maze babe bahumanuye igihugu.” Nyagasani Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hamagara ibisiga by'amoko yose n'inyamaswa z'amoko yose ubibwire uti: ‘Nimukorane muturutse impande zose, muze musangire igitambo nabateguriye. Ni igitambo gikomeye natambiye ku misozi ya Isiraheli. Muzarya inyama munywe n'amaraso, muzarya imirambo y'ingabo z'intwari munywe n'amaraso y'abategetsi b'isi. Bose bazicwa nk'amapfizi y'intama cyangwa amasekurume y'ihene, cyangwa abana b'intama, cyangwa ibimasa by'imishishe by'i Bashani. Muri ibyo birori nzabategurira muzarya ibinure muhage, munywe n'amaraso musinde. Muzarira ku meza yanjye muhage amafarasi n'abayagenderaho, muzarya abasirikari n'abantu bose b'intwari.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Uhoraho aravuga ati: “Nzagaragariza amahanga ikuzo ryanjye, kandi amahanga yose azabona uko nzayahana nkoresheje ububasha bwanjye. Uhereye icyo gihe ndetse no mu gihe kizaza, Abisiraheli bazamenya ko ndi Uhoraho Imana yabo. Amahanga azamenya yuko Abisiraheli bajyanywe ho iminyago ku bw'ibicumuro byabo. Koko rero barampemukiye ndabatererana, mbagabiza abanzi babo kugira ngo bashirire ku rugamba. Narabazinutswe mbahana nkurikije ububi bwabo n'ibicumuro byabo.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nzagarura Abisiraheli bakomoka kuri Yakobo mbavane aho bajyanywe ho iminyago, nzabagirira impuhwe bose kandi mbategeke kubahiriza izina ryanjye riziranenge. Icyo gihe bazibagirwa uko basuzuguwe n'ubuhemu bwose bangiriye, ubwo bari mu gihugu cyabo bafite amahoro ntawe ubatera ubwoba. Nimara kubagarura mbavanye mu mahanga, nkabakoranya mbavanye mu bihugu by'abanzi babo, nzagaragariza ubuziranenge bwanjye muri bo amahanga menshi abireba. Ubwo ni bwo bazamenya ko ndi Uhoraho Imana yabo, yabagabije amahanga akabajyana ho iminyago. Nyamara nzabakoranya mbagarure mu gihugu cyabo nta n'umwe usigayeyo. Sinzongera kubatererana ukundi, kuko nzasuka Mwuka wanjye ku Bisiraheli.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Mu ntangiriro y'umwaka wa makumyabiri n'itanu tujyanywe ho iminyago, ku itariki ya cumi y'ukwezi, hashize imyaka cumi n'ine Yeruzalemu yigaruriwe n'abanzi, ububasha bw'Uhoraho bwanjeho maze anjyanayo. Mu ibonekerwa Imana yanjyanye mu gihugu cya Isiraheli, maze inshyira mu mpinga y'umusozi muremure cyane. Mu majyepfo yawo hari amazu menshi ameze nk'umujyi. Uhoraho anjyanayo mbona umuntu warabagiranaga nk'umuringa. Yari ahagaze mu irembo, afite umugozi w'umweru n'urubingo byo gupimisha. Uwo muntu arambwira ati: “Yewe muntu, itegereze urebe kandi wumve. Wite ku byo ngiye kukwereka byose kuko icyo ari cyo cyatumye uzanwa hano. Uzabwire Abisiraheli ibyo uri bubone byose.” Nuko mbona urukuta ruzengurutse Ingoro y'Imana. Wa muntu yari afite urubingo rwa metero eshatu, apima umubyimba w'urukuta uba metero eshatu, n'ubuhagarike na bwo buba metero eshatu. Agana ku irembo ry'iburasirazuba azamuka ku ngazi zaryo, apima urwinjiriro asanga ari metero eshatu. Naho ibyumba by'abarinzi, buri cyumba cyari gifite metero eshatu z'uburebure na metero eshatu z'ubugari. Inkuta zatandukanyaga ibyo byumba zari zifite umubyimba wa metero ebyiri n'igice. Urwinjiriro rugana mu cyumba giteganye n'Ingoro, rwari rufite metero eshatu. Ku irembo ry'iburasirazuba hari ibyumba by'abarinzi, bitatu kuri buri ruhande kandi byose bingana. Inkuta zatandukanyaga ibyo byumba na zo zari zifite umubyimba ungana. Nuko wa muntu apima ubugari bw'urugi rw'irembo buba metero eshanu, naho ubugari bw'urwinjiriro buba metero esheshatu n'igice. Imbere ya buri cyumba cy'abarinzi hari urukuta rufite icya kabiri cya metero y'ubuhagarike, kandi buri cyumba cyari gifite impande enye zingana, ari metero eshatu kuri eshatu. Wa muntu apima ubugari ahereye ku rukuta rwo hirya rw'icyumba ageza ku rukuta rwo hino rw'ikindi cyumba, asanga ari metero cumi n'ebyiri n'igice. Apima kandi icyumba cyari giteganye n'Ingoro asanga gifite metero icumi z'ubugari. Urugo rw'Ingoro rwari ruzengurutse icyo cyumba. Uhereye ku irembo ry'inyuma ukageza ku muryango w'icyumba cy'urwinjiriro, hari metero makumyabiri n'eshanu. Mu nkuta z'inyuma z'ibyumba byose by'abarinzi kimwe no mu nkuta z'imbere zitandukanya ibyo byumba, no mu nkuta z'imbere n'iz'inyuma z'icyumba cy'urwinjiriro, hari amadirishya y'ibyuma bisobekeranye. Inkuta z'imbere zari zishushanyijeho imikindo. Uwo muntu anjyana mu rugo rw'Ingoro rw'inyuma. Urwo rugo rwose rwari rushashemo amabuye kandi rukikijwe n'ibyumba mirongo itatu. Ayo mabuye yari ashashe mu mpande zose z'amarembo no mu rugo hose. Mu rugo rw'inyuma hari haciye bugufi kuruta mu rugo rw'imbere. Hanyuma wa muntu apima ahereye mu marembo y'urugo rw'inyuma ageza mu marembo y'urugo rw'imbere, asanga hari metero mirongo itanu. Apima no mu ruhande rw'iburasirazuba n'urwo mu majyaruguru. Nuko apima uburebure n'ubugari bw'irembo ryo mu majyaruguru, ryerekeye mu rugo rw'inyuma. Kuri iryo rembo hari ibyumba by'abarinzi, bitatu mu ruhande rumwe, na bitatu mu rundi. Ibyo byumba n'inkuta zabyo n'urwinjiriro byari bifite ingero zingana n'iz'irembo ry'iburasirazuba. Uburebure bw'iryo rembo bwari metero makumyabiri n'eshanu na metero cumi n'ebyiri n'igice z'ubugari. Icyumba cy'urwinjiriro n'amadirishya n'amashusho y'imikindo, byose byasaga n'ibyo ku irembo ryerekeye iburasirazuba. Kugera kuri iryo rembo hari ingazi ndwi, zigana mu cyumba cy'urwinjiriro cyari giteganye na zo. Ahateganye n'irembo ryo mu majyaruguru hari irembo ryerekeye mu rugo rw'imbere, nk'uko byari bimeze ku irembo ry'iburasirazuba. Wa muntu apima intera yari hagati y'ayo marembo yombi, asanga ari metero mirongo itanu. Nuko wa muntu anjyana mu ruhande rwo mu majyepfo, mpabona irembo. Apima inkuta zaryo z'imbere n'icyumba cy'urwinjiriro, asanga bihwanyije ingero n'andi marembo. Hari amadirishya ku mpande zose z'iryo rembo no ku cyumba cy'urwinjiriro. Ayo madirishya yari ameze nk'ayo ku yandi marembo, uburebure bw'iryo rembo bwari metero makumyabiri n'eshanu, na metero cumi n'ebyiri n'igice z'ubugari. Umuntu yageraga kuri iryo rembo azamutse ku ngazi ndwi, icyumba cy'urwinjiriro cyari giteganye na zo. Ku nkuta z'imbere z'irembo hari hashushanyijeho imikindo mu mpande zose. Urugo rw'imbere na rwo rwari rufite irembo ryerekeye mu majyepfo, wa muntu apima ahereye kuri iryo rembo ageza ku irembo ry'inyuma ryerekeye mu majyepfo, asanga ari metero mirongo itanu. Nuko wa muntu anjyana mu rugo rw'imbere anyujije mu irembo ryerekeye mu majyepfo, araripima asanga ingero zaryo zihwanye n'iz'andi marembo. Ku nkuta z'imbere z'icyumba cy'urwinjiriro cyerekeye mu rugo rw'inyuma, hari hashushanyije imikindo. Kugera kuri iryo rembo hari ingazi umunani. Nuko wa muntu anjyana mu rugo rw'imbere anyujije mu irembo ryerekeye iburasirazuba, maze araripima asanga rifite ingero zihwanye n'iz'andi marembo. Ibyumba by'abarinzi n'inkuta zabyo n'icyumba cy'urwinjiriro, byari bifite ingero zihwanye n'iz'ibyo ku yandi marembo. Kuri iryo rembo no ku cyumba cy'urwinjiriro hari amadirishya impande zose. Ryari rifite metero makumyabiri n'eshanu z'uburebure, na metero cumi n'ebyiri n'igice z'ubugari. Icyumba cy'urwinjiriro cyari cyerekeye mu rugo rw'inyuma. Ku nkuta zacyo zombi z'imbere hari hashushanyije imikindo. Kugera kuri iryo rembo hari ingazi umunani. Nuko wa muntu anjyana ku irembo ryerekeye mu majyaruguru, maze araripima asanga rifite ingero zihwanye n'iz'andi marembo. Kuri iryo rembo na ho hari ibyumba by'abarinzi n'inkuta zabyo, n'icyumba cy'urwinjiriro n'amadirishya impande zose. Ryari rifite metero makumyabiri n'eshanu z'uburebure na metero cumi n'ebyiri n'igice z'ubugari. Icyumba cy'urwinjiriro cyari cyerekeye mu rugo rw'inyuma. Ku nkuta zacyo zombi z'imbere hari hashushanyije imikindo. Kugera kuri iryo rembo hari ingazi umunani. Mu rugo rw'inyuma hari icyumba gifite umuryango werekeye ku cyumba cy'urwinjiriro. Aho ni ho basukuriraga inyama z'amatungo yatambwaga ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Mu cyumba cy'urwinjiriro hari ameza abiri kuri buri ruhande. Kuri ayo meza ni ho babagiraga ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'ibyo guhongerera ibyaha n'ibyo kwiyunga n'Imana. Inyuma y'icyumba cy'urwinjiriro, hafi y'ingazi zigana mu irembo ryo mu majyaruguru hari ameza abiri, ku rundi ruhande rw'izo ngazi hari andi meza abiri. Ni ukuvuga ko hari ameza ane ku ruhande rumwe rw'irembo, n'andi ane ku rundi ruhande. Yose hamwe yari ameza umunani yabagirwagaho amatungo yatambwaga ho ibitambo. Aho kandi hari ameza ane abājwe mu mabuye, yagenewe gutambirwaho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Buri meza yari afite santimetero mirongo irindwi n'eshanu z'uburebure, na mirongo irindwi n'eshanu z'ubugari, na mirongo itanu z'ubuhagarike. Kuri ayo meza ni ho hashyirwaga ibikoresho byo kubagisha amatungo y'ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'ibindi bitambo. Ayo meza yari azengurutswe n'umuyoboro ufite ubugari bwa santimetero umunani, kandi kuri ayo meza ni ho hashyirwaga inyama zatambwaga ho ibitambo. Wa muntu anjyana mu rugo rw'imbere. Inyuma y'irembo ry'urugo rw'imbere hari ibyumba bibiri. Kimwe cyari mu ruhande rw'irembo ryo mu majyaruguru, ikindi cyari mu ruhande rw'irembo ryo mu majyepfo kandi byombi byari biteganye. Nuko wa muntu arambwira ati: “Iki cyumba cyerekeje umuryango mu majyepfo, cyagenewe abatambyi bakora imirimo yo mu Ngoro y'Imana. Naho icyumba cyerekeje umuryango mu majyaruguru, cyagenewe abatambyi bakora imirimo yo ku rutambiro. Abo ni abakomoka kuri Sadoki, ari na bo bonyine mu muryango wa Levi bemerewe kwinjira mu Ngoro y'Uhoraho kugira ngo bamukorere.” Nuko apima urwo rugo rw'imbere asanga rufite impande enye zingana, ari metero mirongo itanu buri ruhande. Urutambiro rwari imbere y'Ingoro y'Imana. Nuko wa muntu anjyana mu cyumba cy'urwinjiriro rw'Ingoro apima inkuta zacyo, asanga buri rukuta rufite umubyimba wa metero ebyiri n'igice, naho umuryango ufite metero ndwi z'ubugari. Inkuta zombi z'imbere, buri rukuta rwari rufite umubyimba wa metero imwe n'igice. Icyumba cy'urwinjiriro cyari gifite metero icumi z'uburebure, na metero esheshatu z'ubugari. Kugera kuri icyo cyumba cy'urwinjiriro hari ingazi icumi, kandi kuri buri ruhande hari inkingi. Hanyuma wa muntu anjyana mu Cyumba kizira inenge cy'Ingoro maze aragipima. Inkuta z'urwinjiriro zari zifite metero eshatu z'ubugari. Umuryango wari ufite metero eshanu z'ubugari, inkuta zifite umubyimba wa metero ebyiri n'igice. Naho Icyumba ubwacyo cyari gifite metero makumyabiri z'uburebure na metero icumi z'ubugari. Nuko wa muntu yinjira mu Cyumba kizira inenge apima inkingi z'urwinjiriro, asanga buri nkingi ifite metero imwe y'ubugari, apima n'urwinjiriro asanga rufite metero eshatu z'ubugari, naho inkuta zifite umubyimba wa metero eshatu n'igice. Apima icyumba cy'imbere asanga gifite impande enye zingana, ari metero icumi ku icumi. Hanyuma arambwira ati: “Iki ni Icyumba kizira inenge cyane.” Wa muntu apima umubyimba w'urukuta rw'Ingoro asanga ari metero eshatu. Amazu yometse ku mpande zose z'Ingoro yari agizwe n'ibyumba bito bikurikiranye, bifite metero ebyiri z'ubugari. Ayo mazu yari agizwe n'amagorofa atatu, buri gorofa ifite ibyumba mirongo itatu. Inkuta z'ibyo byumba zari zegeranye n'urukuta rw'inyuma rw'Ingoro, ariko zitaruhinguranyije. Ibyo byumba byari byometse ku Ngoro byagendaga birutana uko bikurikirana, kuva mu igorofa yo hasi ujya mu yo hejuru, kuko urukuta rw'Ingoro rwazamukaga rugabanuka. Bityo icyumba cyo hejuru kikaruta icyo munsi yacyo. Kuva mu igorofa yo hasi ujya mu yo hejuru hari ingazi zo kuzamukiraho. Nuko mbona urufatiro rukikije Ingoro, ari na rwo rufatiro rwa bya byumba biyometseho, rwari rufite ubuhagarike bwa metero eshatu. Urukuta rw'inyuma rw'ibyo byumba rwari rufite umubyimba wa metero ebyiri n'igice. Naho umwanya utubatsemo wari hagati ya bya byumba n'ibyumba by'abatambyi, wari ufite metero icumi z'ubugari impande zose z'Ingoro. Ibyo byumba byari bifite imiryango ibiri yerekeye kuri wa mwanya utubatsemo, umuryango umwe werekeye mu majyaruguru, undi mu majyepfo. Umwanya utubatsemo wari ufite metero ebyiri n'igice z'ubugari mu mpande zose. Iburengerazuba bw'Ingoro hari amazu ateganye na wa mwanya utubatsemo. Ayo mazu yari afite uburebure bwa metero mirongo ine n'eshanu, n'ubugari bwa metero mirongo itatu n'eshanu. Urukuta rw'ayo mazu rwari rufite umubyimba wa metero ebyiri n'igice. Nuko wa muntu apima Ingoro asanga ifite metero mirongo itanu z'uburebure. Naho wa mwanya utubatsemo n'amazu n'inkuta zayo, byari bifite uburebure bwa metero mirongo itanu. Ubugari bw'imbere y'Ingoro n'ubw'umwanya utubatsemo mu ruhande rw'iburasirazuba, bwari metero mirongo itanu. Wa muntu apima uburebure bw'inzu yari mu rugo rw'inyuma rw'Ingoro, hamwe n'impande zombi z'urwinjiriro asanga ari metero mirongo itanu. Icyumba cy'urwinjiriro rw'Ingoro, n'Icyumba kizira inenge n'ikizira inenge cyane, byose byari byometseho imbaho guhera hasi kugeza ku madirishya, ndetse no mu mpande zombi z'urwinjiriro rwa ya magorofa atatu. Amadirishya na yo bayazengurutsaho utubaho. Uhereye hejuru y'umuryango ukagera imbere mu Ngoro no ku nkuta zose imbere n'inyuma, hari hashushanyijeho abakerubi n'imikindo. Hagati y'abakerubi babiri hari hashushanyijeho umukindo. Buri mukerubi yari afite mu maso habiri. Ahasa n'ah'umuntu hari herekeye umukindo wo ku ruhande rumwe, ahasa n'ah'intare herekeye umukindo wo ku rundi ruhande. Ni na ko byari bimeze impande zose z'Ingoro. Mu mpande zose kuva hasi kugera hejuru y'umuryango, hari hashushanyije abakerubi n'imikindo. Ibizingiti by'umuryango w'Icyumba kizira inenge byari mpande enye. Imbere y'Icyumba kizira inenge cyane hari igisa n'urutambiro rubājwe mu mbaho, rufite metero n'igice y'ubuhagarike na metero imwe y'ubugari. Indiba yarwo n'inguni zarwo n'impande zarwo byari bikozwe mu mbaho. Wa muntu arambwira ati: “Aya ni ameza ahora imbere y'Uhoraho.” Urugi rw'Icyumba kizira inenge n'urw'Icyumba kizira inenge cyane zari ngari, buri rugi rwarimo ebyiri. Izo nzugi zashoboraga gukingurwa zombi, buri rugi ruteye ku mapata yarwo. Ku rugi rwo ku Cyumba kizira inenge hari hashushanyijeho abakerubi n'imikindo nk'ibyo ku nkuta. Hejuru y'umuryango w'icyumba cy'urwinjiriro, hari akabaraza gakozwe mu mbaho. Ku mpande zose z'icyumba cy'urwinjiriro hari amadirishya y'ibyuma bisobekeranye, kandi inkuta zishushanyijeho imikindo. Uko ni ko byari bimeze no ku nkuta z'ibyumba byometse ku Ngoro, no kuri ka kabaraza. Nuko wa muntu anjyana mu rugo rw'inyuma rw'Ingoro, anjyana no mu byumba byo mu majyaruguru biteganye n'umwanya utubatswemo, byari biteganye kandi n'inzu yari inyuma y'Ingoro. Iyo nzu yari yerekeye mu majyaruguru, ifite uburebure bwa metero mirongo itanu, na metero makumyabiri n'eshanu z'ubugari. Ku ruhande rumwe iyo nzu yari iteganye n'umwanya ukikije Ingoro, wari ufite ubugari bwa metero icumi. Ku rundi ruhande yari iteganye n'imbuga y'urugo rw'inyuma, ari ho hari inzu y'amagorofa atatu. Imbere y'iyo nzu hari inzira ya metero mirongo itanu z'uburebure na metero eshanu z'ubugari. Iyo nzu yari yerekeye mu majyaruguru. Amagorofa yo hejuru yagendaga aba mato ku yo hasi. Ibyumba by'ayo magorofa ntibyari bifite inkingi nk'iz'andi mazu yari mu rugo. Ibyo byatumye ibyumba byo mu igorofa yo hejuru biba bito ku byo hagati n'ibyo hasi. Ahagana mu rugo rw'inyuma, urukuta rubangikanye n'ibyo byumba rwari rufite uburebure bwa metero makumyabiri n'eshanu, kuko uburebure bw'ibyumba ubwabyo bwari metero makumyabiri n'eshanu. Naho ibyumba bigana ku Ngoro byari bifite metero mirongo itanu. Mu byumba byo hasi hari umuryango werekeye iburasirazuba, wanyurwagamo n'abaturutse mu rugo rw'inyuma. Ku rukuta rw'urugo rw'inyuma aherekera mu majyepfo, hari ibyumba biteganye n'umwanya utubatsemo, byari biteganye kandi n'amazu yari mu majyaruguru y'Ingoro. Imbere y'ibyo byumba hari inzira. Ibyo byumba byasaga n'ibyo mu majyaruguru. Byari bifite ingero zimwe, byubatse kimwe kandi bifite imiryango iteye kimwe. Imiryango y'ibyumba byerekeye mu majyepfo yari iteye kimwe n'iyo mu majyaruguru. Aho inzira itangirira hari umuryango uteganye n'urukuta rukikije Ingoro. Uwo muryango wanyurwagamo n'abaturutse iburasirazuba. Nuko wa muntu arambwira ati: “Ibyo byumba byo mu majyaruguru n'ibyo mu majyepfo byerekeye mu rugo rw'Ingoro, ni ibyumba byeguriwe Uhoraho. Aho ni ho abatambyi begera Uhoraho bazajya barira ibitambo byeguriwe Uhoraho. Ni ho bazajya babika ibintu byeguriwe Uhoraho ari byo amaturo y'ibinyampeke n'ibitambo byo guhongerera ibyaha, n'ibyo kwiyunga n'Uhoraho. Byongeye kandi abatambyi binjiye mu Ngoro ntibashobora kujya mu rugo rwo hanze, batabanje kwiyambura imyambaro y'ubutambyi kuko yeguriwe Uhoraho. Bagomba kwambara indi myambaro mbere y'uko basanga ikoraniro.” Nuko wa muntu arangije gupima imbere mu Ngoro, anjyana hanze anyujije mu irembo ryerekeye iburasirazuba, maze apima ahayikikije hose. Apima uruhande rw'iburasirazuba akoresheje rwa rubingo, asanga urwo ruhande rufite uburebure bwa metero magana abiri na mirongo itanu. Uko ni ko yapimye impande enye z'urukuta ruzengurutse Ingoro y'Imana. Urwo rukuta rwari impande enye zingana, ari metero magana abiri na mirongo itanu z'uburebure kuri buri ruhande. Ni rwo rwatandukanyaga aheguriwe Imana n'ahasanzwe. Nuko wa muntu anjyana ku irembo ryerekeye iburasirazuba, maze mbona ikuzo ry'Imana y'Abisiraheli rije rituruka iburasirazuba. Ijwi ry'Imana ryasumaga nk'amazi menshi, kandi isi irabagirana ku bw'iryo kuzo. Iryo bonekerwa ryari nk'iryo nabonye igihe Imana yazaga kurimbura Yeruzalemu, cyangwa nk'iryo naboneye ku muyoboro w'amazi witwa Kebari, maze nikubita hasi nubamye. Hanyuma ikuzo ry'Uhoraho ryinjira mu Ngoro, rinyuze mu irembo ryerekeye iburasirazuba. Nuko Mwuka aranterura anjyana mu rugo rw'imbere, maze rya kuzo ry'Uhoraho ryuzura mu Ngoro. Wa muntu ahagarara iruhande rwanjye, numva Uhoraho ambwirira mu Ngoro ati: “Yewe muntu, aha ni ahagenewe intebe yanjye y'ubwami, kandi ni ho nkandagiza ibirenge. Ni ho nzaba ibihe byose nganje mu Bisiraheli, kandi bo n'abami babo ntibazongera guhumanya izina ryanjye riziranenge, baryandurisha uburaya bwabo cyangwa guhamba imirambo y'abami babo aha hantu. Bahangaye kubangikanya ingoro zabo n'Ingoro yanjye. Baransatiriye cyane ku buryo dutandukanyijwe n'urukuta gusa, ndetse bahumanyije izina ryanjye riziranenge kubera ibizira bakoze, bituma ndakara ndabarimbura. None rero Abisiraheli bagomba kureka uburaya bwabo, bakajyana imirambo y'abami babo kure yanjye, maze nkazatura muri bo iteka ryose.” Uhoraho yongera kumbwira ati: “Yewe muntu, bwira Abisiraheli iby'iyi Ngoro kugira ngo bakozwe isoni n'ibibi bakoze, maze basobanukirwe n'igishushanyombonera cyayo. Nibaramuka bakozwe n'isoni z'ibibi bakoze, ubasobanurire icyo gishushanyombonera cy'Ingoro n'imiterere yayo: aho binjirira n'aho basohokera, n'imyubakire yayo yose n'amategeko ayigenga. Ubandikire ibyo byose kugira ngo bite ku biyerekeye kandi babikurikize. Iri ni ryo tegeko rigenga Ingoro: ahantu hose hayikikije mu mpinga y'umusozi ni ahaziranenge cyane.” Izi ni zo ngero z'urutambiro hakoreshejwe igipimisho nk'icyapimye Ingoro: urwo rutambiro rwari ruzengurutswe impande zose n'umuyoboro wa santimetero mirongo itanu z'ubujyakuzimu, na santimetero mirongo itanu z'ubugari, umuguno wawo wari santimetero makumyabiri n'eshanu. Ubu ni bwo buhagarike bw'urutambiro: indiba yarwo yari metero imwe y'ubuhagarike, igice cyo hagati cyari gifite urugara rwa santimetero mirongo itanu impande zose, na metero ebyiri z'ubuhagarike. Igice cyo hejuru na cyo cyari gifite urugara rwa santimetero mirongo itanu impande zose na metero ebyiri z'ubuhagarike. Uburebure bw'igice cyo hejuru cy'urutambiro bwari metero ebyiri, kandi hejuru ku nguni zarwo hari amahembe ane. Icyo gice cyo hejuru cy'urutambiro cyari gifite impande enye zingana, buri ruhande rufite metero esheshatu. Igice cyo hagati na cyo cyari gifite impande enye zingana, buri ruhande rufite metero ndwi. Umuguno wari ukizengurutse wari ufite umubyimba wa santimetero makumyabiri n'eshanu, n'urugara rwa santimetero mirongo itanu. Ingazi zijya ku rutambiro zari mu ruhande rw'iburasirazuba. Nyagasani Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, aya ni yo mategeko azagenga urutambiro ubwo ruzaba rumaze kubakwa, kugira ngo rutambirweho ibitambo bikongorwa n'umuriro kandi ruminjagirweho amaraso. Uzafate ikimasa cyo guhongerera ibyaha by'abatambyi bo mu muryango wa Levi bakomoka kuri Sadoki. Ni bo bonyine nategetse kunkorera. Uzafate ku maraso y'icyo kimasa uyaminjagire ku mahembe ane y'urutambiro, no hejuru y'indiba ku nguni zayo uko ari enye, n'impande zose z'urutambiro. Bityo ruzaba ruhumanuwe kandi runyeguriwe. Hanyuma uzajyane cya kimasa cyo guhongerera ibyaha, ugitwikire ahantu habigenewe hanze y'Ingoro. Ku munsi ukurikiyeho uzajyane isekurume y'ihene idafite inenge, na yo ibe igitambo cyo guhongerera ibyaha. Bityo uzahumanure urutambiro nk'uko wabigenje kuri cya kimasa. Numara kuruhumanura, uzafate ikimasa n'impfizi y'intama bidafite inenge uzabiture Uhoraho, abatambyi babiminjagireho umunyu maze babitambire Uhoraho, bibe igitambo gikongorwa n'umuriro. Mu minsi irindwi ujye utamba buri munsi isekurume y'ihene ho igitambo cyo guhongerera ibyaha, utambe kandi n'ikimasa n'impfizi y'intama bidafite inenge. Bityo muri iyo minsi irindwi urutambiro ruzaba ruhumanuwe, ruzaba runyegurirwe kandi rutahwe. Iyo minsi nirangira, ku munsi wa munani no ku yindi minsi izakurikiraho, abatambyi bazajya barutambiraho ibitambo byanyu bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro, nanjye nzabishimira.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Nuko wa muntu angarura ku irembo ryo hanze ryari iburasirazuba bw'Ingoro, kandi ryari rikinze. Uhoraho arambwira ati: “Iri rembo rizahora rikinze. Ntirigakingurwe kandi ntihakagire umuntu urinyuramo, kuko jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli narinyuzemo. Bityo rero rizahora rikinze. Nyamara umwami ni we wenyine uzajya aryinjiriramo, ahicare maze arire imbere y'Uhoraho. Azajya yinjira kandi asohokere mu cyumba cy'urwinjiriro cy'iryo rembo.” Hanyuma wa muntu anyinjiza mu irembo ryo mu majyaruguru, imbere y'Ingoro. Nuko mbona ikuzo ry'Uhoraho ryuzuye mu Ngoro, maze nikubita hasi nubamye. Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, itonde wumve neza ibyo nkubwira byose byerekeye amateka n'amategeko agenga iyi Ngoro. Witondere cyane cyane ibyerekeye kwinjira mu Ngoro no kuyisohokamo. Ubwire abo Bisiraheli b'ibyigomeke ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Mwa Bisiraheli mwe, ndambiwe ibikorwa byanyu bizira mukora. Byongeye kandi mwinjije abanyamahanga batanyiyeguriye, muhumanya Ingoro yanjye igihe mwantambiraga ibitambo by'ibinure n'amaraso, bityo mwica Isezerano ryanjye. Aho kwita ku mirimo yanjye yo mu Ngoro, mwayitegeje abanyamahanga ngo abe ari bo bayikora. Jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze ko nta munyamahanga utaranyiyeguriye uzinjira mu Ngoro yanjye, nubwo yaba atuye mu Bisiraheli.’ ” Uhoraho aravuga ati: “Abalevi banyimūye bagafatanya n'Abisiraheli bayobye bagasenga ibigirwamana, bazahanirwa ibibi bakoze. Icyakora bashobora gukora mu Ngoro yanjye bashinzwe kurinda amarembo, kandi bagakora n'imirimo yo mu Ngoro. Ni bo bazajya bica amatungo y'ibitambo bikongorwa n'umuriro n'ibindi bitambo, kandi bazajya bita ku baturage. Nyamara kubera ko bayobeje abantu basenga ibigirwamana, bagatuma Abisiraheli bacumura, ndahiye ko bazahanirwa ibibi bakoze. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze. Ntibazongera kunyegera ngo bakore umurimo w'ubutambyi, cyangwa ngo begera ibintu byanyeguriwe n'ibikoresho byo mu Cyumba kizira inenge cyane, ahubwo bazahanirwa ibizira bakoze. Nyamara nzabashinga imirimo yoroheje, ikorerwa mu Ngoro.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Abatambyi b'Abalevi bakomoka kuri Sadoki bakomeje gukora neza mu Ngoro yanjye, igihe Abisiraheli banyimūraga. Abo ni bo bazankorera, bantambire ibitambo by'ibinure n'amaraso. Abo bonyine ni bo bazinjira mu Ngoro yanjye, bankorere imirimo yo ku rutambiro kandi bakurikize amabwiriza yanjye. Igihe bazaba binjiye mu marembo y'urugo rw'imbere bajye bambara imyambaro yera, ntibakambare iy'ubwoya igihe bakora imirimo yo mu rugo rw'imbere cyangwa iyo mu Ngoro. Bajye bambara ingofero z'umweru mu mutwe, bambare n'amakabutura y'umweru. Ntibakambare umwambaro utuma batutubikana. Nibasohoka bakajya mu rugo rw'inyuma aho abantu bakoraniye, bajye biyambura imyambaro bakoranaga imirimo yo mu Ngoro bayisige mu byumba byeguriwe Imana, maze bambare indi myambaro kugira ngo abantu badakora kuri iyo myambaro yeguriwe Imana. Ntibagomba kwimoza imisatsi cyangwa ngo bayireke ibe miremire, ahubwo bajye bayikatisha. Ntihakagire umutambyi unywa divayi igihe agomba kwinjira mu rugo rw'imbere. Ntihakagire umutambyi ucyura umupfakazi cyangwa umugore wasenzwe, ahubwo ajye arongora umwari ukomoka mu Bisiraheli, cyangwa acyure umupfakazi wasizwe n'undi mutambyi. “Abatambyi bajye bigisha abantu gutandukanya ibintu byeguriwe Imana n'ibitayeguriwe, kimwe n'ibihumanye n'ibidahumanye. Nihagira impaka zivuka zijye zishyikirizwa abatambyi, kandi bazikemure bakurikije amabwiriza yanjye. Mu minsi mikuru yanjye bajye bakurikiza amategeko n'amabwiriza nabahaye, kandi bubahirize isabato yanyeguriwe. “Umutambyi ntakihumanye akora ku ntumbi y'umuntu, keretse iyo ntumbi ari iya se cyangwa nyina, iy'umuhungu we cyangwa umukobwa we, iy'umuvandimwe we cyangwa mushiki we utarashyingirwa. Igihe azaba amaze guhumanurwa, ajye amara iminsi irindwi abone gusubira ku murimo we. Umunsi azinjira mu rugo rw'imbere akajya gukora imirimo ye mu Ngoro, ajye atamba igitambo cyo guhongerera ibyaha bye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. “Ni jye ubwanjye uzaba umunani w'abatambyi. Ntimuzagire umugabane mubaha mu Bisiraheli, kuko ari jye munani wabo. Bazatungwa n'amaturo y'ibinyampeke n'ibitambo byo guhongerera ibyaha n'ibyo kwiyunga nanjye, kandi buri kintu cyanyeguriwe mu Bisiraheli kizaba icyabo. Ibyiza by'umuganura w'umusaruro wose, na buri kintu cyose cyanyeguriwe mu Bisiraheli kizaba icy'abatambyi. Mujye mubaha kandi umuganura w'ibyo mwejeje, kugira ngo ingo zanyu zihabwe umugisha. Abatambyi ntibagomba kurya inyoni izo ari zo zose, cyangwa inyamaswa zipfushije cyangwa izishwe n'izindi.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Igihe muzaba mugabana igihugu, umugabane umwe muzawunyegurire. Uwo mugabane uzabe ufite uburebure bw'ibirometero cumi na bibiri n'igice, n'ubugari bw'ibirometero icumi. Ako karere kose kazaba kanyeguriwe. Uwo mugabane uzabemo ikibanza cyo kubakaho Ingoro. Icyo kibanza kizabe gifite impande enye zingana, buri ruhande rufite metero magana abiri na mirongo itanu, kandi kizazengurukwe n'umwanya utubatsemo ufite metero makumyabiri n'eshanu z'ubugari. Muri uwo mugabane wanyeguriwe, hazabemo ikibanza gifite ibirometero cumi na bibiri n'igice by'uburebure n'ibirometero bitanu by'ubugari. Aho ni ho hazubakwa Ingoro, ari yo Cyumba kizira inenge cyane. Uwo mugabane wanyeguriwe uzabe uw'abatambyi bakora imirimo yo mu Ngoro, ni wo uzubakwamo amazu yabo n'Ingoro yanjye. Ikindi gice gisigaye gifite ibirometero cumi na bibiri n'igice by'uburebure n'ibirometero bitanu by'ubugari, kizabe icy'Abalevi bakora imirimo yo mu Ngoro. Aho hazubakwa imijyi bazaturamo. Igice gikurikiye ahanyeguriwe gifite ibirometero cumi na bibiri n'igice by'uburebure, n'ibirometero bibiri n'igice by'ubugari, kizaturwemo n'Abisiraheli bose babishatse. “Umwami na we azagenerwe umugabane uhana imbibi n'ahanyeguriwe, n'ahagenewe guturwa n'Abisiraheli. Uwo mugabane uzahere ku ruhande rw'iburengerazuba bw'ahanyeguriwe, ugere ku Nyanja ya Mediterane iburengerazuba. Naho mu ruhande rw'iburasirazuba uzagere ku mupaka w'igihugu cya Isiraheli. Uburebure bw'uwo mugabane w'umwami buzareshye n'ubw'indi migabane yahawe imiryango y'Abisiraheli. Uwo ni wo mugabane umwami azagira mu gihugu cya Isiraheli, kugira ngo atazigera akandamiza abantu. Ahasigaye azahaharire imiryango y'Abisiraheli.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Mwa bami ba Isiraheli mwe, mwaracumuye bikabije. Nimureke urugomo no gukandamiza abandi, muharanire ubutabera n'ubutungane. Nimurekere aho kwaka abantu banjye ibirenze urugero. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho ntegetse. Mujye mukoresha iminzani n'ibindi bipimisho mugeresha bitunganye. Igipimisho cy'ibinyampeke cyitwa ‘efa’, naho icy'amavuta cyitwa ‘bati’: ariko byombi ni kimwe, ni ukuvuga kimwe cya cumi cy'urugero rwitwa ‘homeru’. Igipimisho cy'uburemere cyitwa ‘shekeli’, igizwe na ‘gera’ makumyabiri, naho shekeli mirongo itandatu zingane na ‘mina’ imwe. Dore uko muzajya mutanga amaturo: ingano za nkungu mujye mutanga kimwe cya mirongo itandatu cy'umusaruro, ingano za bushoki mujye mutanga kimwe cya mirongo itandatu cy'umusaruro, naho amavuta y'iminzenze mujye mutanga kimwe cy'ijana cyayo. Gupima amavuta muzakoresha za bati:, zihwanye na kimwe cya cumi cya Homeru (homeru ingana na kimwe cya cumi cya koru). Mu ntama mujye mutanga imwe kuri magana abiri zo mu rwuri rwa Isiraheli. Mujye mutanga amaturo y'ibinyampeke n'ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'ibitambo by'umusangiro kugira ngo mubabarirwe ibyaha. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho ntegetse. Abatuye igihugu cya Isiraheli bose bategetswe guha umwami ayo maturo. Umwami ni we uzatanga ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'amaturo y'ifu n'amaturo asukwa mu minsi mikuru, no mu mboneko z'amezi no ku isabato, no ku yindi minsi mikuru yose y'Abisiraheli. Umwami ajye atanga ibitambo byo guhongerera ibyaha, n'amaturo y'ibinyampeke n'ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro, kugira ngo ahongerere ibyaha by'Abisiraheli.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa mbere, mujye mutamba ikimasa kitagira inenge cyo guhumanura Ingoro. Umutambyi azafate ku maraso y'igitambo cyo guhongerera ibyaha, ayasīge ku nkomanizo z'umuryango w'Ingoro, no ku nguni enye z'umuguno wo hejuru y'urutambiro, no ku bikingi by'amarembo y'urugo rw'imbere. Ku munsi wa karindwi uzabigenze utyo, uhongerere umuntu wese wagwiririwe n'icyaha cyangwa wagikoze atabigambiriye. Uko ni ko muzahumanura Ingoro. “Ku itariki ya cumi n'enye z'ukwezi kwa mbere, muzajye mwizihiza umunsi mukuru wa Pasika. Ibirori bizamare iminsi irindwi, kandi muri iyo minsi muzarye imigati idasembuye. Uwo munsi umwami azatambe ikimasa cyo guhongerera ibyaha bye, n'iby'abantu bo mu gihugu cye bose. Muri iyo minsi mikuru uko ari irindwi azatange ibimasa birindwi, n'amapfizi y'intama arindwi bitagira inenge, abitambire Uhoraho ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Buri munsi ajye atamba n'isekurume y'ihene yo guhongerera ibyaha. Azatange ituro ry'ibiro icumi by'ifu kuri buri kimasa, n'ibindi icumi kuri buri mpfizi y'intama, azatange kandi litiro eshatu z'amavuta ku biro icumi by'ifu. “Ku itariki ya cumi n'eshanu z'ukwezi kwa karindwi, umwami ajye abigenza nk'uko bigenda kuri Pasika: buri munsi muri iyo minsi irindwi ajye atamba igitambo cyo guhongerera ibyaha, n'ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'amaturo y'ibinyampeke n'ay'amavuta.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Irembo ry'urugo rw'imbere ryerekeye iburasirazuba rijye rikingwa mu minsi itandatu y'imirimo. Nyamara rijye rikingurwa ku isabato no ku mboneko z'ukwezi. Umwami ajye yinjirira mu irembo ry'urugo rw'inyuma, anyure mu muryango w'icyumba cy'urwinjiriro ahagarare ku nkomanizo z'umuryango, igihe abatambyi bazaba batamba mu cyimbo cye ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'iby'umusangiro. Umwami ajye asengera ku nkomanizo z'umuryango hanyuma asohoke, ariko irembo ntirizakingwe kugeza nimugoroba. Ku minsi y'isabato no ku mboneko z'ukwezi, abantu bose bajye bapfukama imbere y'iryo rembo, maze bansenge jyewe Uhoraho. “Icyo gitambo gikongorwa n'umuriro umwami azaba azaniye Uhoraho ku munsi w'isabato, kizabe kigizwe n'abana b'intama batandatu n'impfizi y'intama byose bitagira inenge. Kuri iyo mpfizi y'intama ajye atanga ituro ry'ibiro mirongo itatu by'ibinyampeke, naho ku bana b'intama atange ituro ry'ibinyampeke akurikije ubushake bwe. Kuri ibyo biro mirongo itatu by'ibinyampeke azongereho litiro eshatu z'amavuta. Ku munsi w'imboneko z'ukwezi ajye atamba ikimasa n'abana b'intama batandatu, n'impfizi y'intama byose bidafite inenge. Kuri icyo kimasa ajye atanga ituro ry'ibiro mirongo itatu by'ibinyampeke, n'ibiro mirongo itatu by'ibinyampeke kuri iyo mpfizi y'intama, naho ku bana b'intama atange ituro ry'ibinyampeke akurikije ubushake bwe. Kuri ibyo biro mirongo itatu by'ibinyampeke azongereho litiro eshatu z'amavuta. Umwami ajye yinjira anyuze mu cyumba cy'urwinjiriro, kandi abe ari ho asohokera. “Abantu nibaza gusenga Uhoraho ku munsi mukuru, abazaba binjiriye mu irembo ryo mu majyaruguru bazasohokere mu ryo mu majyepfo. Naho abazaba binjiriye mu irembo ryo mu majyepfo, basohokere mu ryo mu majyaruguru. Ntawe ushobora gusohokera aho yinjiriye, ahubwo bajye basohokera mu irembo riteganye n'iryo binjiriyemo. Umwami ajye yinjirira rimwe n'abantu baje gusenga, kandi asohokere rimwe na bo. Ku minsi mikuru no ku yindi minsi yategetswe, bajye batanga ibiro mirongo itatu by'ituro ry'ibinyampeke hamwe n'ikimasa, n'ibiro mirongo itatu by'ibinyampeke hamwe n'impfizi y'intama, naho ku bana b'intama atange akurikije ubushake bwe. Ku biro mirongo itatu by'ifu azongereho litiro eshatu z'amavuta. Umwami nashaka gutura Uhoraho ituro ry'ubushake, ryaba igitambo gikongorwa n'umuriro cyangwa ibitambo by'umusangiro, bazamukingurire irembo ryerekeye iburasirazuba. Azatambe igitambo cye gikongorwa n'umuriro, cyangwa ibitambo by'umusangiro nk'uko asanzwe abigenza ku munsi w'isabato. Ubwo azasohoke hanyuma bakinge irembo.” Uhoraho aravuga ati: “Buri munsi ujye utamba umwana w'intama umaze umwaka kandi udafite inenge. Ujye uwutambira Uhoraho ho igitambo gikongorwa n'umuriro buri gitondo. Buri gitondo ujye utanga ibiro bitanu by'ituro ry'ibinyampeke, na litiro y'amavuta yo kuvanga n'ibyo binyampeke. Gutura Uhoraho iryo turo ni itegeko ridakuka. Umwana w'intama hamwe n'ituro ry'ibinyampeke n'iry'amavuta bijye bitangwa buri gitondo, bibe igitambo gikongorwa n'umuriro cy'ibihe byose.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Umwami naha umwana we umunani, uzabe uw'uwo mwana kandi na we awurage abazamukomokaho. Ariko umwami aramutse ahaye umunani umwe mu bagaragu be, uzabe uw'uwo mugaragu kugeza ku mwaka wa Yubile. Hanyuma uwo munani uzasubizwe umwami, ube uwe n'uw'abana be. Nyamara kandi umwami ntakambure rubanda abanyaga iminani yabo. Ajye aha abana be iminani yo mu mugabane we, kugira ngo adakandamiza abantu banjye abambura amasambu yabo.” Nuko uwo muntu anjyana mu rwinjiriro rw'irembo ryerekeye mu majyaruguru, angeza mu byumba byeguriwe Uhoraho bigenewe abatambyi. Anyereka ahantu mu ruhande rw'iburengerazuba rw'ibyo byumba, arambwira ati: “Aha ni ho abatambyi bazajya batekera inyama z'ibitambo byo guhongerera ibyaha n'ibyo kwiyunga n'Imana. Ni na ho bazajya batekera amaturo y'ibinyampeke ngo hatagira ikintu cyeguriwe Imana bajyana inyuma y'urugo, kugira ngo abantu badakora ku bintu byayeguriwe.” Hanyuma wa muntu anjyana mu rugo rw'inyuma anyujije mu nguni enye zarwo, maze mbona muri buri nguni urundi rugo ruto. Muri izo nguni uko ari enye z'urugo rw'inyuma, hari ingo enye ntoya zizitiwe kandi zifite ingero zingana. Buri rugo rwari rufite metero makumyabiri z'uburebure, na metero cumi n'eshanu z'ubugari. Urugo rwose rwari ruzengurutswe n'urukuta rw'amabuye, kandi kuri izo nkuta hari amaziko impande zose. Nuko arambwira ati: “Ibyo ni ibikoni, aho abatambyi bakora imirimo yo mu Ngoro bazajya batekera ibitambo bya rubanda.” Uwo muntu angarura ku muryango w'Ingoro, maze mbona amazi yatembaga aturuka munsi y'urugi rwerekeye iburasirazuba, kuko Ingoro na yo yari yerekeye iburasirazuba. Ayo mazi yatembaga aturuka mu majyepfo y'Ingoro, akanyura mu majyepfo y'urutambiro. Nuko anjyana ku irembo ryo mu majyaruguru, anzengurutsa inyuma y'irembo ryo hanze ryerekeye iburasirazuba, mbona ya mazi atemba aturuka mu majyepfo y'iryo rembo. Uwo muntu agenda yerekeje iburasirazuba afite umugozi wo gupimisha, apima metero magana atanu agana iburasirazuba, maze anyambutsa ayo mazi angera mu bugombambari. Apima izindi metero magana atanu, amazi angera mu mavi. Arongera apima metero magana atanu, amazi angera mu rukenyerero. Apima izindi metero magana atanu, noneho ya mazi aba abaye menshi ntagishoboye kwambuka. Amazi yari yabaye menshi cyane ashobora kwambukwa gusa n'umuntu uzi koga. Nuko wa muntu arambwira ati: “Yewe muntu, aho witegereje neza?” Hanyuma arangarura angeza ku nkombe ya wa mugezi, mpageze mbona ibiti byinshi ku nkombe zawo. Wa muntu arambwira ati: “Aya mazi atemba agana iburasirazuba, akagera mu kibaya cya Yorodani akiroha mu kiyaga cy'Umunyu, bigatuma amazi yacyo aba meza. Ibifite ubuzima byose by'aho uwo mugezi utembera bizabaho, hazabamo amafi menshi kuko uwo mugezi uhatemba ugatuma ayo mazi yarimo umunyu aba meza. Abarobyi bazaba benshi uhereye ku mugezi wa Enegidi ukagera ku wa Enegilayimu, bazajya bahanika inshundura zabo. Uwo mugezi uzabamo amafi menshi nk'ayo mu Nyanja ya Mediterane. Nyamara amazi yo mu bishanga byaho ntazahinduka ngo abe meza, azakomeza kubamo umunyu. Ku nkombe z'uwo mugezi hazamera ibiti by'amoko yose byera imbuto ziribwa. Amababi yabyo ntazigera araba, n'imbuto zabyo ntizizigera zihundura. Bizajya byera buri kwezi, kuko bizavomererwa n'amazi atemba aturuka mu Ngoro. Imbuto zabyo zizaba ibyokurya, n'amababi yabyo avemo umuti ukiza indwara.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Izi ni zo mbibi z'igihugu, muzagabanya imiryango cumi n'ibiri y'Abisiraheli. Umuryango wa Yozefu uzahabwa imigabane ibiri. Nagiranye amasezerano na ba sokuruza ko nzabaha iki gihugu kikaba gakondo yabo. None nimukigabane, mugire imigabane ingana. “Urubibi rw'umugabane wo mu majyaruguru ruzatangirire ku Nyanja ya Mediterane, rukurikire inzira igana mu mujyi wa Hetiloni n'i Lebo-Hamati rugere mu mujyi wa Sedadi. Ruzakomeze rugere mu mijyi ya Berota na Siburayimu, iri hagati y'intara ya Damasi n'iya Hamati, rugere n'i Haseri-Hatikoni iri ku rubibi rw'intara ya Hawurani. Urwo rubibi rwo mu majyaruguru ruzatangirire ku Nyanja ya Mediterane, rugere iburasirazuba mu mujyi wa Hasari-Enani uteganye n'intara ya Damasi n'iya Hamati, mu ruhande rwo mu majyaruguru. Urwo ni rwo ruzaba urubibi rwo mu majyaruguru. “Urubibi rw'iburasirazuba ruzatangirire hagati y'intara ya Damasi n'iya Hawurani, rukomeze mu kibaya cya Yorodani hagati y'intara ya Gileyadi n'igihugu cya Isiraheli. Ruzakomeze rugere i Tamari ku kiyaga cy'Umunyu. Urwo ni rwo ruzaba urubibi rw'iburasirazuba. “Urubibi rwo mu majyepfo ruzatangirire i Tamari rugere ku mazi y'i Meriba i Kadeshi, runyure kandi ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri rugere ku Nyanja ya Mediterane. Urwo ni rwo ruzaba urubibi rwo mu majyepfo. “Urubibi rw'iburengerazuba rugizwe n'Inyanja ya Mediterane, uhereye mu majyepfo rukagera ahateganye na Lebo-Hamati. Urwo ni rwo ruzaba urubibi rw'iburengerazuba. “Muzagabane iki gihugu mukurikije imiryango y'Abisiraheli. Muzakigabane mukoresheje ubufindo, mutibagiwe n'abanyamahanga bari muri mwe, ndetse n'abana babo bavukiye muri iki gihugu. Abo bose bazafatwe nk'Abisiraheli kandi bazahabwe gakondo yabo mu miryango ya Isiraheli. Buri munyamahanga azaherwe gakondo ye mu mugabane w'umuryango azaba atuyemo.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Ngaya amazina y'imiryango n'imigabane yayo: Umugabane wa Dani uzabe mu majyaruguru. Urubibi rwawo ruzakurikire inzira ijya i Hetiloni rugere i Lebo-Hamati n'i Hasari-Enani, imijyi iri ku rubibi rw'intara ya Damasi n'iya Hamati. Uwo mugabane uzakomeze ugere ku rubibi rw'iburasirazuba kugera iburengerazuba. Umugabane wa Ashēri uzabangikane n'uwa Dani, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba. Umugabane wa Nafutali uzabangikane n'uwa Ashēri, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba. Umugabane wa Manase uzabangikane n'uwa Nafutali, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba. Umugabane wa Efurayimu uzabangikane n'uwa Manase, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba. Umugabane wa Rubeni uzabangikane n'uwa Efurayimu, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba. Umugabane wa Yuda uzabangikane n'uwa Rubeni, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba. Iruhande rw'umugabane wa Yuda, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba, bazahasige umugabane weguriwe Uhoraho kandi na wo uzahere iburasirazuba ugere iburengerazuba. Uzabe ufite ubugari bw'ibirometero cumi na bibiri n'igice. Ingoro izubakwe hagati muri uwo mugabane. Umugabane weguriwe Uhoraho uzabe ufite uburebure bw'ibirometero cumi na bibiri n'igice, n'ubugari bw'ibirometero icumi. Abatambyi bazahabwe kuri uwo mugabane weguriwe Uhoraho. Uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba umugabane wabo uzabe ufite ibirometero cumi na bibiri n'igice, naho uhereye mu majyaruguru ukagera mu majyepfo ube ufite ibirometero bitanu. Ingoro y'Uhoraho izubakwe hagati muri uwo mugabane. Uwo mugabane weguriwe Uhoraho uzabe uw'abatambyi bakomoka kuri Sadoki. Bambereye indahemuka ntibamera nk'Abalevi banyimūye igihe Abisiraheli bangomeraga. Ni yo mpamvu bazahabwa umugabane w'ingenzi ku uweguriwe Uhoraho iruhande rw'uw'Abalevi, kandi hazabe ahantu hanyeguriwe rwose Umugabane w'Abalevi uzabe ungana n'uw'abatambyi. Buri mugabane uzabe ufite ibirometero cumi na bibiri n'igice by'uburebure, n'ibirometero bitanu by'ubugari. Uwo mugabane ntugomba kugurwa cyangwa kugurishwa, cyangwa kugira undi uhabwa kuko weguriwe Uhoraho. Ni umugabane w'ingenzi mu yindi. Umugabane uzasaguka uzabe ufite ibirometero cumi na bibiri n'igice by'uburebure, ku birometero cumi na bibiri n'igice by'ubugari. Uzakoreshwe na rubanda bawuturemo kandi ubabere inzuri. Umurwa uzubakwe muri uwo mugabane rwagati, kandi uzabe ufite impande enye zingana. Buri ruhande ruzabe rufite metero ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo itanu. Muri buri ruhande ahazengurutse uwo murwa, hazabe hafite ubugari bwa metero ijana na makumyabiri n'eshanu kuri buri ruhande. Ahantu hazasigara bamaze kubaka umurwa mu majyepfo y'aheguriwe Uhoraho, hazabe hafite ibirometero bitanu by'uburebure mu ruhande rw'iburasirazuba, n'ibirometero bitanu mu ruhande rw'iburengerazuba. Aho ni ho hazajya hahingwa ibyo gutunga abatuye umurwa. Abatuye muri uwo murwa ab'imiryango yose y'Abisiraheli bazajye bahahinga. Umugabane wose uzabe ufite impande enye zingana. Buri ruhande ruzabe rufite ibirometero cumi na bibiri n'igice. Muzafate igice ku mugabane weguriwe Uhoraho kibe icy'umurwa. Ahantu hazasigara ku migabane yombi ari yo aheguriwe Uhoraho n'ah'umurwa, hazabe ah'umwami. Hazabe hafite ibirometero cumi na bibiri n'igice kuri buri ruhande, uhereye iburasirazuba bw'aheguriwe Uhoraho ukagera ku rubibi rw'iburasirazuba, no guhera iburengerazuba ukagera ku rubibi rw'iburengerazuba. Aho hantu heguriwe Uhoraho hamwe n'Ingoro hazabe hagati y'iyo migabane. Umugabane w'Abalevi n'ahubatswe umurwa bizabe hagati y'ahagenewe umwami. Aho hantu hagenewe umwami hazabe ari hagati y'urubibi rw'umuryango wa Yuda n'urw'umuryango wa Benyamini. Dore imigabane yagenewe indi miryango: Mu majyepfo y'uwo mugabane udasanzwe, umuryango wa Benyamini uzahabwe umugabane uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba. Umugabane wa Simeyoni uzabangikane n'uwa Benyamini, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba. Umugabane wa Isakari uzabangikane n'uwa Simeyoni, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba. Umugabane wa Zabuloni uzabangikane n'uwa Isakari, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba. Umugabane wa Gadi uzabangikane n'uwa Zabuloni, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba. Urubibi rw'umugabane wa Gadi mu ruhande rwo mu majyepfo, ruzahere mu mujyi wa Tamari rugere ku mazi y'i Meriba i Kadeshi, runyure kandi ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri rugere ku Nyanja ya Mediterane. “Uko ni ko muzagabanya igihugu mo imigabane, ihabwe imiryango y'Abisiraheli ho gakondo.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze. Aya ni yo marembo y'umurwa: uruhande rwo mu majyaruguru y'umujyi ruzagire uburebure bwa metero ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo itanu. Amarembo y'uwo mujyi azitirirwe imiryango y'Abisiraheli. Mu majyaruguru hazabe amarembo atatu: irya Rubeni n'irya Yuda n'irya Levi. Urukuta rw'iburasirazuba ruzabe rufite uburebure bwa metero ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo itanu, kandi na rwo ruzabe rufite amarembo atatu: irya Yozefu n'irya Benyamini n'irya Dani. Urukuta rwo mu majyepfo na rwo ruzabe rufite uburebure bwa metero ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo itanu, kandi na rwo ruzabe rufite amarembo atatu: irya Simeyoni n'irya Isakari n'irya Zabuloni. Urukuta rw'iburengerazuba na rwo ruzabe rufite uburebure bwa metero ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo itanu, kandi ruzabe rufite amarembo atatu: irya Gadi n'irya Ashēri n'irya Nafutali. Umuzenguruko wose w'uwo mujyi uzabe ufite ibirometero icyenda. Kuva uwo munsi kugeza iteka ryose, uwo mujyi uzitwe “Uhoraho arahari”. Mu mwaka wa gatatu Yoyakimu umwami w'u Buyuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yateye Yeruzalemu arayigota. Nyagasani amugabiza Yoyakimu umwami w'u Buyuda, n'ibikoresho bimwe byo mu Ngoro y'Imana. Nuko Nebukadinezari abijyana muri Babiloniya mu ngoro y'ibigirwamana bye, aba ari ho abishyingura. Umwami Nebukadinezari ategeka Ashipenazi umutware w'ibyegera bye, kuzana bamwe mu basore b'Abisiraheli bo mu muryango w'umwami n'abo mu miryango y'ibikomangoma. Ntibagombaga kugira ubusembwa ku mubiri ahubwo bagombaga kugira uburanga, bagombaga kuba bajijutse, bafite ubwenge kandi ari abahanga bazi gushishoza, ku buryo bashoboraga gukora mu ngoro y'umwami. Bagombaga kwigishwa ururimi rw'Abanyababiloniya n'ibyanditse mu bitabo byabo. Umwami ategeka ko buri munsi babagaburira ku byokurya bamutekeye no kuri divayi bamugeneye. Bagombaga kwigishwa imyaka itatu, bayirangiza bakaba abakozi b'umwami. Muri abo basore harimo Daniyeli na Hananiya na Mishayeli na Azariya b'Abayuda. Umutware w'ibyegera abahimba amazina: Daniyeli amuhimba Beliteshazari, Hananiya amuhimba Shadaraki, Mishayeli amuhimba Meshaki naho Azariya amuhimba Abedinego. Daniyeli yagambiriye kutihumanyisha ibyokurya byatekewe umwami na divayi yamugenewe, maze asaba umutware w'ibyegera ngo amwemerere kutabirya. Imana yari yarahaye Daniyeli gutona no gukundwa n'umutware w'ibyegera, nyamara abwira Daniyeli ati: “Umwami databuja ni we wabageneye ibyokurya n'ibyokunywa. Aramutse asanze mutamerewe neza nk'abandi basore mungana, ndatinya yuko byancisha umutwe!” Noneho Daniyeli abwira uwari ushinzwe kubagaburira, we na Hananiya na Mishayeli na Azariya ati: “Twebwe abagaragu bawe utugerageze iminsi icumi, bajye batugaburira ibyokurya bitarimo inyama, baduhe n'amazi abe ari yo tunywa. Nyuma y'iyo minsi uzatugereranye n'abandi basore bagaburirwa ku byokurya by'umwami, wirebere uko tuzaba tumeze, maze uzafate icyemezo cy'ibikwiriye kudutunga.” Nuko abemerera ibyo bamusabye, abagerageza iminsi icumi. Iyo minsi ishize, abona babyibushye kandi bameze neza kurusha abasore bose baryaga ku byokurya by'umwami. Bityo uwari ushinzwe kubagaburira areka guha Daniyeli na bagenzi be ibyokurya na divayi byari bibagenewe, ahubwo abaha ibyokurya bitarimo inyama. Imana yahaye abo basore bane ubumenyi no gusobanukirwa ibyanditse mu bitabo no kugira ubwenge, Daniyeli we yari yarahawe no gusobanura inzozi n'amabonekerwa yose. Iyo myaka itatu umwami yavuze ishize, umutware w'ibyegera abazanira Umwami Nebukadinezari. Umwami abonana na bo, maze mu bandi bose ntihaboneka uhwanye na Daniyeli na Hananiya na Mishayeli na Azariya. Nuko abagira abakozi be. Ku bintu byose umwami yababazaga bigomba ubwenge n'ubushishozi, yasangaga babirusha incuro icumi abanyabugenge n'abapfumu bose bo mu gihugu cye. Daniyeli akomeza gukora ibwami kugeza mu mwaka wa mbere Umwami Sirusi ari ku ngoma. Mu mwaka wa kabiri Nebukadinezari ari ku ngoma yararose, inzozi zimuhagarika umutima ntiyabasha gusinzira. Nuko umwami ahamagaza abanyabugenge n'abapfumu n'abashitsi n'abahanga mu by'inyenyeri, kugira ngo bamubwire inzozi yarose. Bamaze kugera imbere ye arababwira ati: “Narose inzozi sinazisobanukirwa, none zampagaritse umutima.” Abo bahanga basubiza umwami mu kinyarameya bati: “Nyagasani, uragahoraho! Twebwe abagaragu bawe tubwire inzozi warose maze tuzigusobanurire.” Umwami arabasubiza ati: “Icyemezo nafashe ni iki: nimutambwira inzozi narose n'icyo zisobanura, muzatemagurwa kandi amazu yanyu azasenywa ahindurwe aho bamena imyanda. Nyamara nimumbwira inzozi n'icyo zisobanura, nzabaha impano n'ibihembo, mbaheshe n'icyubahiro cyinshi. Ngaho rero nimumbwire inzozi n'icyo zisobanura.” Bongera gusubiza bati: “Nyagasani, tubwire inzozi warose tuzigusobanurire.” Umwami arabasubiza ati: “Mu by'ukuri ndabona mushaka kurenza umunsi, kuko muzi ko nafashe icyemezo kidakuka. Nimutambwira iby'izo nzozi narose, mwese muzahanwa kimwe. Mwahuje umugambi mubi wo kumbeshya ngo murebe ko hagira igihinduka. Ngaho nimumbwire inzozi narose, ndamenya ko mushobora no kuzisobanura.” Abahanga baramusubiza bati: “Nyagasani, nta muntu n'umwe ku isi washobora gusubiza icyo kibazo watubajije! Nta mwami n'umwe uko yaba akomeye kose, wigeze abaza abanyabugenge cyangwa abapfumu cyangwa abahanga mu by'inyenyeri ikibazo nk'icyo. Icyo utubaza kiraruhije, kuko imana zonyine ari zo zabasha kukiguhishurira kandi ntizituye mu bantu.” Ibyo bituma umwami arakara cyane arabisha, ategeka ko bica abanyabwenge bose b'i Babiloni. Amaze guca iteka ryo kwica abanyabwenge, bajya gufata Daniyeli na bagenzi be kugira ngo na bo babice. Ariyoki umutware w'abarinzi b'umwami, ni we wari woherejwe kwica abanyabwenge b'i Babiloni. Nuko Daniyeli avugana ubwitonzi n'ubushishozi, abaza Ariyoki umurinzi mukuru w'umwami ati: “Kuki umwami yaduciriye iteka rikaze rityo?” Ariyoki amusobanurira uko byagenze. Daniyeli ahita ajya kureba umwami, amusaba igihe cyo kwitegura kumusobanurira inzozi. Arataha abimenyesha bagenzi be Hananiya na Mishayeli na Azariya. Ababwira gusaba Imana nyir'ijuru ngo ibagirire impuhwe maze ibahishurire ayo mayobera, kugira ngo be kwicanwa n'abandi banyabwenge b'i Babiloni. Nuko nijoro Daniyeli arabonekerwa, ahishurirwa ayo mayobera maze asingiza Imana nyir'ijuru avuga ati: “Imana nisingizwe iteka ryose! Koko ubwenge n'ubushobozi ni ibyayo. Ni yo ituma ibihe n'imyaka bisimburana, ni yo inyaga abami ikimika abandi, ni yo iha ubwenge abanyabwenge, abazi gushishoza ni yo ibaha ubumenyi. Ni yo ihishura amabanga n'ibihishwe kure, ni yo izi ibiri mu mwijima, aho iri harangwa n'umucyo. Mana ya ba sogokuruza ndakuramya, ndagusingiriza ko wampaye ubwenge n'ubushobozi! None umaze kuduha icyo twagusabye, uduhishuriye inzozi z'umwami.” Nuko Daniyeli ajya kwa Ariyoki, wa wundi umwami yashinze kwica abanyabwenge b'i Babiloni aramubwira ati: “Ntiwice abanyabwenge b'i Babiloni, ahubwo njyana ibwami nsobanurire umwami inzozi ze.” Ariyoki arihuta ajyana Daniyeli ibwami, abwira umwami ati: “Nyagasani, nabonye umugabo mu Bayuda bazanywe ho iminyago uri bugusobanurire inzozi zawe.” Umwami abaza Daniyeli wahimbwe Beliteshazari ati: “Mbese ushobora kumbwira inzozi narose n'icyo zisobanura?” Daniyeli asubiza Umwami Nebukadinezari ati: “Nyagasani, amayobera wifuza kumenya nta munyabwenge cyangwa umupfumu, cyangwa umunyabugenge cyangwa uzi kuragura ushobora kuyakubwira. Nyamara nyagasani, hari Imana yo mu ijuru isobanura amayobera, ni yo yakumenyesheje ibizaba mu gihe kizaza. Dore ibyo weretswe mu nzozi uryamye. “Nyagasani, igihe wari uryamye wagejejweho ibizabaho mu gihe kizaza, Imana ihishura amayobera ni yo yabikumenyesheje. Naho jye icyatumye mpishurirwa ayo mayobera si uko ndusha abandi ubwenge, ahubwo kwari ukugira ngo ushobore gusobanurirwa inzozi ziguhangayikishije. “Nyagasani, wagiye kubona ubona ishusho rinini. Koko ryari rinini bikabije, rirabagirana cyane kandi kurireba byari biteye ubwoba. Umutwe waryo wari izahabu inoze, igituza n'amaboko byari ifeza, inda n'amatako byari umuringa, amaguru yari icyuma, ibirenge byari icyuma kivanze n'ibumba. Ucyitegereza iyo shusho, ibuye rirarimbuka nta wuririmbuye, ryikubita ku birenge bikozwe mu cyuma n'ibumba by'iyo shusho rirabijanjagura. Nuko icyuma n'ibumba n'umuringa n'ifeza n'izahabu byose birajanjagurika, bihinduka nk'umurama wo ku mbuga mu gihe cy'isarura, umuyaga urabitumura ntihagira igisigara. Naho rya buye ryikubise ku ishusho rihinduka umusozi munini ukwira isi yose. Nyagasani, ngizo inzozi warose kandi reka nkubwire icyo zisobanura. “Nyagasani mwami w'abami, Imana nyir'ijuru yaguhaye ubwami n'ububasha n'imbaraga n'ikuzo. Yaguhaye gutegeka abantu n'inyamaswa n'inyoni aho biba hose, ikugira umutware wabyo byose, bityo ni wowe wa mutwe w'izahabu. Ubwami bwawe buzakurikirwa n'ubundi bwami budahwanyije n'ubwawe gukomera, kandi hazaza ubundi bwa gatatu bugereranywa n'umuringa buzategeka isi yose, hanyuma hazakurikiraho ubundi bwa kane bukomeye nk'icyuma. Nk'uko icyuma kimenagura ibintu byose kikabijanjagura, ni ko n'ubwo bwami buzamenagura bukajanjagura ubwo bundi. Ibirenge n'amano wabonye byari ibumba rivanze n'icyuma, bishushanya ko ubwo bwami butazashyira hamwe, ariko buzaba burimo ugukomera nk'ukw'icyuma, nk'uko wabonye icyuma kivanze n'ibumba. Naho amano y'icyuma n'ibumba yerekana ko igice kimwe cy'ubwami kizaba gikomeye, ikindi kidakomeye. Ubundi kandi, icyuma kivanze n'ibumba wabonye bishushanya ko abami bazivanga bashyingirana, ariko nta cyo bizabamarira. Erega icyuma n'ibumba ntibyigera bifatana! “Ku ngoma z'abo bami, Imana nyir'ijuru izashyiraho ubwami buzahoraho ntibuhangūke kandi nta wuzabwigarurira. Ubwo bwami buzarimbura butsembe ubundi bwami bwose bwabubanjirije, maze bwo buhoreho iteka ryose. Ubwo bwami bushushanywa na rya buye weretswe ryarimbukaga ku musozi nta wuririmbuye, rikajanjagura icyuma n'umuringa n'ibumba n'ifeza n'izahabu. Nyagasani, Imana ikomeye yakweretse ibizabaho mu gihe kizaza. Inzozi ni izo, n'ibisobanuro byazo bifite ishingiro.” Nuko Umwami Nebukadinezari yikubita hasi yubamye, aha Daniyeli icyubahiro, ategeka kandi ko batura Daniyeli ibitambo n'imibavu. Umwami abwira Daniyeli ati: “Mu by'ukuri Imana yanyu ni yo Mana irusha izindi zose gukomera, ni yo itegeka abami kandi igahishura amayobera! Koko ni yo yagushoboje kumpishurira aya mayobera.” Nuko umwami ashyira Daniyeli mu rwego rwo hejuru, amuha gutegeka intara yose ya Babiloni, amugira umutware w'abanyabwenge baho bose, amuha n'impano nyinshi zifite agaciro. Daniyeli asaba umwami guha Shadaraki na Meshaki na Abedinego ubutegetsi bw'intara ya Babiloni. Daniyeli we yigumira ibwami. Umwami Nebukadinezari yacurishije ishusho mu izahabu, ifite uburebure bwa metero mirongo itatu n'ubugari bwa metero eshatu. Nuko ayihagarika mu kibaya cya Dura ho mu ntara ya Babiloni. Umwami Nebukadinezari atumiza abategetsi b'ibihugu bikomatanyije, n'abaminisitiri n'abategetsi b'ibihugu n'abajyanama bakuru, n'abacungamari n'abacamanza n'abahanga mu by'amategeko, n'abatware bose b'intara ngo baze mu munsi mukuru wo kwerekana ishusho yahagaritse. Abategetsi b'ibihugu bikomatanyije n'abaminisitiri n'abategetsi b'ibihugu, n'abajyanama bakuru n'abacungamari n'abacamanza, n'abahanga mu by'amategeko n'abatware bose b'intara, barakorana baza mu munsi mukuru wo kwerekana ishusho Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse. Baraza bayihagarara imbere. Nuko intumwa y'umwami irangurura ijwi iti: “Yemwe bantu b'amahanga yose n'amoko yose n'abavuga indimi izo ari zo zose mwe, nimwumve icyo mutegetswe! Nimwumva bavugije ihembe n'imyironge, n'inanga y'indoha n'inanga nyamuduri, n'iningiri n'amakondera n'ibindi bikoresho byose bya muzika, mwikubite hasi muramye ishusho y'izahabu Umwami Nebukadinezari yahagaritse. Umuntu wese utikubita hasi kugira ngo ayiramye, barahita bamujugunya mu itanura rigurumana.” Ni yo mpamvu abantu b'amahanga yose n'amoko yose, n'abavuga indimi izo ari zo zose bumvise bavugije ihembe n'imyironge, n'inanga y'indoha n'inanga nyamuduri, n'iningiri n'ibindi bikoresho byose bya muzika, bikubise hasi baramya ishusho y'izahabu Umwami Nebukadinezari yari yahagaritse. Ako kanya Abanyababiloniya bamwe baza kurega Abayuda. Babwira Umwami Nebukadinezari bati: “Nyagasani uragahoraho! Wowe ubwawe waciye iteka ko umuntu wese uzumva bavugije ihembe n'imyironge, n'inanga y'indoha n'inanga nyamuduri, n'iningiri n'amakondera n'ibindi bikoresho byose bya muzika, azikubita hasi akaramya ya shusho y'izahabu. Wategetse kandi ko utazikubita hasi ngo ayiramye azajugunywa mu itanura rigurumana. None dore hari Abayuda wahaye gutegeka intara ya Babiloni, ari bo Shadaraki na Meshaki na Abedinego. Nyagasani, abo bagabo ntabwo bakumvira, ntibasenga imana zawe kandi ntibaramya ya shusho y'izahabu wahagaritse.” Nuko Nebukadinezari ararakara cyane arabisha, ategeka ko bamuzanira Shadaraki na Meshaki na Abedinego. Bamaze kubamuzanira Nebukadinezari arababaza ati: “Shadaraki na Meshaki na Abedinego mwe, mbese ni koko ntimusenga imana zanjye kandi ntimuramya ishusho y'izahabu nahagaritse? Noneho nimwumva bavugije ihembe n'imyironge, n'inanga y'indoha n'inanga nyamuduri, n'iningiri n'amakondera hamwe n'ibindi bikoresho byose bya muzika, mukemera kwikubita hasi mukaramya ishusho nacurishije nta cyo nzabatwara. Naho nimutayiramya murahita mujugunywa mu itanura rigurumana. Mbese hari imana yabasha kubankura mu maboko?” Shadaraki na Meshaki na Abedinego basubiza umwami bati: “Nebukadinezari, si ngombwa ko tugira icyo tugusubiza kuri ibyo. Nitujugunywa mu itanura rigurumana, Imana dukorera ishobora kudukiza, kandi ishobora no kudukura mu maboko yawe, nyagasani. Nyamara nubwo itadukiza, nyagasani umenye ko tutazasenga imana zawe kandi ko tutazaramya ishusho y'izahabu wahagaritse.” Nuko Nebukadinezari ararakara cyane, areba Shadaraki na Meshaki na Abedinego igitsure. Ategeka gucana itanura ry'umuriro ukaze incuro ndwi kurusha uko byari bisanzwe. Hanyuma atoranya mu ngabo ze abagabo bafite imbaraga, abategeka kuboha Shadaraki na Meshaki na Abedinego kugira ngo babajugunye mu itanura rigurumana. Baboha abo bagabo uko bakambaye amakabutura n'amakanzu n'ingofero n'amakoti, babajugunya hagati mu itanura rigurumana. Kubera ko itegeko ry'umwami ryari rikaze n'itanura ritwika cyane, abo basirikari bari bajugunyemo Shadaraki na Meshaki na Abedinego bishwe n'ibirimi by'umuriro! Naho abo bagabo uko ari batatu, Shadaraki na Meshaki na Abedinego bari bajugunywe mu itanura rigurumana uko bakaboshywe. Nuko Umwami Nebukadinezari ubwoba buramutaha, ahaguruka bwangu abaza ibyegera bye ati: “Mbese ntitwajugunye mu muriro abagabo batatu baboshye?” Baramusubiza bati: “Ni byo nyagasani.” Umwami arongera ati: “Nyamara ndabona abagabo bane bataboshye bagenda mu muriro rwagati kandi nta cyo wabatwaye! Uwa kane arasa n'imana.” Hanyuma Nebukadinezari yegera umuryango w'itanura rigurumana, arahamagara ati: “Shadaraki na Meshaki na Abedinego, bagaragu b'Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano.” Nuko Shadaraki na Meshaki na Abedinego bava mu muriro. Abategetsi b'ibihugu bikomatanyije n'abaminisitiri, n'abategetsi b'ibihugu n'ibyegera by'umwami barakorana, barebye abo bagabo babona ko umuriro nta cyo watwaye imibiri yabo, n'imisatsi yabo itababutse, n'imyambaro yabo itahiye, ndetse nta n'umuriro ubanukaho. Nebukadinezari aravuga ati: “Nihasingizwe Imana ya Shadaraki na Meshaki na Abedinego, yo yohereje umumarayika wayo igakiza abagaragu bayo bayizera. Baciye ku itegeko ryanjye, bahara amagara yabo aho gukorera no kuramya izindi mana zitari Imana yabo! None ntegetse ab'amahanga yose n'ab'amoko yose, n'abavuga indimi izo ari zo zose, ko uzavuga nabi Imana ya Shadaraki na Meshaki na Abedinego, azatemagurwa n'inzu ye igahindurwa aho bamena imyanda. Erega nta yindi mana ishobora gukiza nka yo.” Nuko umwami azamura mu ntera Shadaraki na Meshaki na Abedinego, abashinga imyanya ikomeye mu ntara ya Babiloni. Dore uko Umwami Nebukadinezari abwira ab'amahanga yose, n'ab'amoko yose n'abavuga indimi izo ari zo zose batuye isi yose: Nimugire ishya n'ihirwe! Nabonye binogeye kubamenyesha ibimenyetso n'ibitangaza Imana Isumbabyose yankoreye. Mbega ukuntu ibimenyetso byayo bikomeye! Mbega ukuntu ibitangaza byayo byerekana ububasha! Ingoma yayo izahoraho iteka, ubutegetsi bwayo buzabaho uko ibihe bihaye ibindi. Jyewe Nebukadinezari, nari nibereye mu ngoro yanjye nguwe neza nezerewe, ndota inzozi zimpagarika umutima, kuko ibyo nabonye n'ibyo natekereje ndyamye byari biteye ubwoba. Nuko ntegeka ko banzanira abanyabwenge bose b'i Babiloni, kugira ngo bansobanurire inzozi narose. Abanyabugenge n'abapfumu n'abahanga mu by'inyenyeri, n'abazi kuragura baraza mbarotorera izo nzozi, ariko ntibashobora kuzinsobanurira. Bigeze aho haza Daniyeli, bahimbye Beliteshazari bamwitiriye imana nsenga. Ni umuntu ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge. Nuko murotorera inzozi zanjye nti: “Beliteshazari mutware w'abanyabugenge we, nzi ko ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge kandi nta mayobera akunanira, ngaho nsobanurira ibyo neretswe mu nzozi narose! Dore ibyo nabonye ndyamye: nabonye igiti cyameze ku isi hagati kandi ari kirekire cyane. Igiti kirakura kirakomera, ubushorishori bwacyo bugera ku ijuru kandi cyitegeye abo ku mpera z'isi. Cyari gifite amababi atoshye n'imbuto nyinshi, ku buryo buri wese yasoromagaho izo kurya. Inyamaswa zugamaga munsi yacyo kandi ibisiga bikibera mu mashami yacyo, icyaremwe cyose kikakibonaho ikigitunga. Noneho mu nzozi narotaga ndyamye, ngiye kubona mbona umumarayika muziranenge amanuka mu ijuru. Arangurura ijwi ati: ‘Tsinda icyo giti ukōkōre amashami, ukureho amababi maze unyanyagize imbuto zacyo! Inyamaswa zikive munsi n'ibisiga bive mu mashami yacyo! Ariko igishyitsi n'imizi yacyo ubirekere mu butaka, bihambirizweho icyuma n'umuringa, bigume mu bwatsi bwo mu gasozi! Nuko icyo gishyitsi gitondweho n'ikime kandi kibane n'inyamaswa mu rwuri. Ubwenge bwacyo buhinduke bwe kuba nk'ubw'umuntu, ahubwo gihabwe ubwenge nk'ubw'inyamaswa, kugeza ubwo kizaba kimaze imyaka irindwi. Iryo teka ryanyujijwe ku bamarayika baziranenge bararitangaza, kugira ngo ibyaremwe byose bimenye ko Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw'abantu. Ni yo ibugabira uwo ishaka, ikabuha ndetse n'uworoheje.’ Ngizo inzozi narose, jyewe Umwami Nebukadinezari. None rero Beliteshazari, ngaho zinsobanurire kuko nta munyabwenge n'umwe wo mu gihugu cyanjye washoboye kuzinsobanurira, icyakora wowe urabishoboye kuko ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge.” Nuko Daniyeli bahimbye Beliteshazari, amara akanya atashywe n'ubwoba n'ibitekerezo bimubana byinshi. Umwami aramubwira ati: “Beliteshazari we, inzozi narose n'icyo zisobanura ntibigutere umutima uhagaze!” Beliteshazari arasubiza ati: “Nyagasani, iyaba inzozi warose zari ku banzi bawe n'icyo zisobanura kikaba ku bakurwanya! Wabonye igiti cyakuze kandi gikomeye, ubushorishori bwacyo bwageraga ku ijuru kandi cyitegeye abo ku isi yose. Cyari gifite amababi atoshye n'imbuto nyinshi, ku buryo buri wese yasoromagaho izo kurya. Inyamaswa ziberaga munsi yacyo, kandi ibisiga bikarika mu mashami yacyo. Nyagasani rero, icyo giti ni wowe gishushanya. Warakomeye uba ikirangirire, ikuzo ryawe rigera ku ijuru n'ubutegetsi bwawe bugera ku mpera z'isi. Hanyuma nyagasani, wabonye umumarayika muziranenge amanuka mu ijuru aravuga ati: ‘Tsinda icyo giti ukimareho, ariko igishyitsi n'imizi ubirekere mu butaka bihambirizweho icyuma n'umuringa, bigume mu bwatsi bwo mu gasozi. Nuko icyo gishyitsi gitondweho n'ikime kandi kibane n'inyamaswa, kugeza ubwo kizaba kimaze imyaka irindwi.’ “Nyagasani, icyo izo nzozi zisobanura ngiki: ni iteka Isumbabyose yaguciriyeho, nyagasani Mwami! Ugiye kwirukanwa mu bantu ubane n'inyamaswa. Imyaka irindwi yose uzajya urisha nk'amatungo, utondweho n'ikime. Amaherezo uzemera ko Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw'abantu ikabuha uwo ishaka. Itegeko ryo kureka igishyitsi n'imizi risobanura ko ubwami bwawe uzabusubizwa, igihe uzemera ko Imana nyir'ijuru ari yo igenga byose. None rero nyagasani, inama nkugira zikunogere. Reka ibyaha byawe ukore ibitunganye, reka ibicumuro byawe ugirire neza abanyamibabaro, ahari nugenza utyo uzakomeza ugire ishya n'ihirwe.” Nyamara Umwami Nebukadinezari yaje gukabya inzozi. Hashize umwaka, igihe yariho agendagenda ku gisenge cy'ingoro ye i Babiloni, yaravuze ati: “Dore ukuntu Babiloni ari umujyi ukomeye! Kubera ko ndi igihangange, ni jyewe ubwanjye wayiyubakiye kugira ngo ibe umurwa wa cyami impeshe icyubahiro.” Umwami akivuga ayo magambo yumva ijwi ry'uvugira mu ijuru ati: “Yewe Mwami Nebukadinezari, ni wowe ubwirwa! Ugiye kuva ku ngoma. Ugiye kwirukanwa mu bantu ubane n'inyamaswa. Uzamara imyaka irindwi yose urisha nk'amatungo, amaherezo uzemera ko Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw'abantu ikabuha uwo ishaka.” Ako kanya ibyo biba kuri Nebukadinezari. Yirukanwa mu bantu, arisha nk'amatungo, atondwaho n'ikime, umusatsi we urashokonkora umera nk'amoya ya kagoma, n'inzara ze zimera nk'iz'icyanira. Imyaka irindwi ishize, jyewe Nebukadinezari nibuka Imana maze ngarura akenge. Nuko nsingiza Imana Isumbabyose, nshima Uhoraho kandi muhesha ikuzo nti: Ubutegetsi bwe buzahoraho iteka, ingoma ye izahoraho uko ibihe bihaye ibindi. Kuri we abatuye isi bose ni ubusa, ingabo zo mu ijuru n'abatuye isi abakoresha uko ashaka. Ntawe ubasha kumukoma mu nkokora, ntawe ubasha kumuvuguruza. Muri ako kanya nkigarura akenge, ishema n'isheja nahoranye ndabisubirana, bituma ingoma yanjye yongera kubahwa. Ibyegera byanjye n'ibikomangoma biza kunshengerera, ingoma yanjye irushaho gukomera, mpabwa icyubahiro kiruta icyo nahoranye. None jyewe Nebukadinezari, ndaramya Umwami nyir'ijuru, ndamusingiza ndamwogeza. Ibyo akora byose biratunganye, arangwa n'ubutabera, ni we ubasha gucisha bugufi abirasi. Umwami Belishazari akoresha ibirori bikomeye abitumiramo ibikomangoma igihumbi, maze asangira na byo divayi. Belishazari akiyinywa, ategeka ko bamuzanira ibikoresho byo ku meza by'izahabu n'ifeza, umukurambere we Nebukadinezari yari yarasahuye mu Ngoro y'Imana i Yeruzalemu. Kwari ukugira ngo we n'ibikomangoma bye, n'abagore be n'inshoreke ze babinyweshe. Nuko bazana ibikoresho by'izahabu byasahuwe mu Ngoro y'Imana i Yeruzalemu, umwami n'ibikomangoma bye n'abagore be n'inshoreke ze barabinywesha. Bityo banywa divayi, basingiza ibigirwamana bikozwe mu izahabu no mu ifeza, no mu muringa no mu cyuma, no mu giti no mu ibuye. Ako kanya haboneka intoki z'umuntu, zandika ku nzu aharinganiye n'igitereko cy'amatara mu ngoro y'umwami. Umwami abonye icyo kiganza cyandika ashya ubwoba, ibitekerezo bye bimutera guhangayika, acika umugongo n'amavi arakomangana. Arangurura ijwi, ategeka ko bamuzanira abapfumu n'abahanga mu by'inyenyeri n'abazi kuragura. Abwira abo banyabwenge b'i Babiloni ati: “Umuntu wese ubasha gusoma iyi nyandiko akayinsobanurira, arambikwa imyambaro y'agaciro n'umukufi w'izahabu mu ijosi kandi ahabwe umwanya wa gatatu mu bwami.” Nuko abanyabwenge bose b'umwami begera iyo nyandiko, ariko ntihagira n'umwe ushobora kuyisoma no kuyisobanurira umwami. Ibyo bituma Umwami Belishazari arushaho gushya ubwoba, ahinduka ukundi n'ibikomangoma bye birakangarana. Umugabekazi yumvise ijwi ry'umwami n'amajwi y'ibikomangoma, yinjira mu cyumba cy'ibirori abwira umwami ati: “Nyagasani, uragahoraho! Ntuhangayike kandi ngo uhinduke ukundi! Mu gihugu cyawe hari umuntu ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge. Ku ngoma y'umukurambere wawe basanze afite ubushishozi n'ubuhanga n'ubwenge nk'iby'imana. Umukurambere wawe, Umwami Nebukadinezari yamugize umutware w'abanyabugenge n'abapfumu, n'abahanga mu by'inyenyeri n'abazi kuragura. Nyagasani, uwo mukurambere wawe yabigenje atyo kubera ko bari bamusanganye ubwenge budasanzwe n'ubumenyi n'ubushishozi, yashoboraga no gusobanura inzozi no guhishura amayobera, no gutanga ibisubizo by'ibyananiranye. Uwo muntu yitwa Daniyeli, umwami yamuhimbye Beliteshazari, none nibamuhamagare asobanure iriya nyandiko.” Daniyeli bamuzanira umwami maze aramubaza ati: “Ese koko ni wowe Daniyeli, umwe mu Bayuda umukurambere wanjye yazanye ho iminyago abavanye i Buyuda? Numvise ko ukoreshwa n'umwuka w'imana, kandi ko ufite ubushishozi n'ubuhanga n'ubwenge bidasanzwe. None bamaze kunzanira abanyabwenge n'abapfumu kugira ngo basome iriya nyandiko bayinsobanurire, ariko ntibabishoboye. Ahubwo bambwiye ko ari wowe ubasha gusobanura amayobera no gutanga ibisubizo by'ibyananiranye. None rero niba ushobora gusoma iyi nyandiko ukayinsobanurira, urambikwa imyambaro y'agaciro n'umukufi w'izahabu mu ijosi, kandi uhabwe umwanya wa gatatu mu bwami bwanjye.” Nuko Daniyeli asubiza umwami ati: “Impano ushaka kumpa uzigumanire, n'ibihembo wangeneye ubihe abandi! Nyamara iriya nyandiko ndayigusomera nyigusobanurire. Nyagasani, dore Imana Isumbabyose yahaye umukurambere wawe Nebukadinezari kwima ingoma no gukomera, imuha n'ikuzo n'icyubahiro. Kubera ibyo, abantu b'amoko yose n'ab'amahanga yose n'abavuga indimi izo ari zo zose, baramutinyaga bakagira ubwoba. Yaricaga agakiza, yagabiraga uwo ashatse, akanyaga uwo ashatse. Ariko yaje kwishyira hejuru arinangira ahinduka umunyagasuzuguro, kubera ibyo avanwa ku ngoma yamburwa n'ikuzo. Yirukanywe mu bantu, ahabwa ubwenge nk'ubw'inyamaswa abana na zo. Yarishaga nk'amatungo, atondwaho n'ikime kugeza ubwo yemeye ko Imana Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw'abantu ikabuha uwo ishaka. Nawe Belishazari wamusimbuye ku ngoma, ibyo byose warabimenye nyamara ntiwicishije bugufi. Dore wasuzuguye Nyagasani nyir'ijuru, watumije ibikoresho byo mu Ngoro ye, wowe n'ibikomangoma n'abagore bawe n'inshoreke zawe mubinywesha divayi. Wasingije ibigirwamana bikozwe mu ifeza no mu izahabu, no mu muringa no mu cyuma, no mu giti no mu ibuye kandi bitabona ntibyumve, ntibigire n'ubwenge! Ariko Imana ikubeshejeho ikagenga n'imibereho yawe, ntiwigeze uyihesha ikuzo. Ni cyo cyatumye yohereza ikiganza kikandika iriya nyandiko. “Reka nyigusomere. MENE MENE TEKELI na PARESINI. Dore igisobanuro cyayo: MENE risobanurwa ngo ‘Imana yabaze imyaka umaze ku ngoma iyishyiraho iherezo’. TEKELI risobanurwa ngo ‘wapimwe ku munzani bigaragara ko udashyitse’. PARESINI risobanurwa ngo ‘ingoma yawe yiciyemo ibice, igabijwe Abamedi n'Abaperesi’ ”. Nuko Belishazari ategeka ko bambika Daniyeli imyambaro y'agaciro n'umukufi w'izahabu mu ijosi, batangaza ko ahawe umwanya wa gatatu mu bwami. Iryo joro Belishazari umwami wa Babiloniya aricwa. Ingoma ye igabizwa Umumedi Dariyusi, wari umaze imyaka mirongo itandatu n'ibiri y'amavuko. Dariyusi yiyemeza gushyiraho abategetsi ijana na makumyabiri, bamutegekera hirya no hino mu bwami bwe. Ashyiraho n'abayobozi batatu barimo Daniyeli kugira ngo abo bategetsi bajye babagezaho imitegekere yabo, bityo he kugira ubangamira inyungu z'umwami. Daniyeli yarushaga cyane abandi bayobozi n'abategetsi ubwenge, ku buryo umwami yari afite umugambi wo kumwegurira ubutegetsi bw'ubwami bwe bwose. Kubera ibyo abo bayobozi n'abategetsi, bashakishaga icyo bamurega cyerekeye umurimo yari yarashinzwe n'umwami, ariko bamuburagaho ikosa n'icyaha kuko yari inyangamugayo. Nta burangare cyangwa ubuhemu bamubonyeho. Maze abo bagabo baravugana bati: “Nta kosa twabona ryo kurega Daniyeli, keretse dushakiye ikirego ku byerekeye amategeko y'Imana ye.” Nuko abo bayobozi n'abategetsi basanga umwami bati: “Nyagasani Dariyusi, uragahoraho! Abayobozi bawe n'abaminisitiri, n'abategetsi n'abajyanama n'abatware, twese twaremye inama yo gushyiraho itegeko ry'umwami no kuryubahiriza. Iryo tegeko ni iri: mu minsi mirongo itatu birabujijwe gusenga imana izo ari zo zose cyangwa umuntu uwo ari we wese, uretse wowe nyagasani. Umuntu wese utazubahiriza iryo tegeko azajugunywa mu rwobo rw'intare. None rero nyagasani, emeza iryo tegeko baryandike maze urishyireho umukono kugira ngo ridakuka, nk'uko bigenda ku mategeko y'Abamedi n'Abaperesi adakuka.” Nuko Umwami Dariyusi ashyira umukono kuri iryo tegeko. Daniyeli ngo yumve ko iryo tegeko ryatangajwe, arataha. Ajya mu cyumba cyo hejuru, amadirishya yacyo yari akinguye yerekeje i Yeruzalemu. Akomeza kuhapfukama no gusenga no gushimira Imana ye gatatu ku munsi, nk'uko yari asanzwe abikora. Ba bagabo bajya kwa Daniyeli basanga asenga Imana ye ayitakambira. Nuko basanga umwami bavugana na we ku byerekeye rya tegeko, baramubaza bati: “Nyagasani, mbese ntiwatangaje itegeko rivuga ko mu minsi mirongo itatu, umuntu wese uzasenga imana izo ari zo zose cyangwa umuntu uwo ari we wese uretse wowe, azajugunywa mu rwobo rw'intare?” Umwami arasubiza ati: “Koko, ni itegeko ryashyizweho rikurikije amategeko y'Abamedi n'Abaperesi adakuka.” Barongera babwira umwami bati: “Daniyeli, umwe mu Bayuda bazanywe ho iminyago, aragusuzugura wowe n'itegeko watangaje! Dore asenga Imana ye gatatu ku munsi.” Umwami yumvise ayo magambo agira agahinda kenshi, atekereza uko yakiza Daniyeli. Bwarinze bwira agishakisha uko ari bumukize. Ba bagabo bongera gusanga umwami bati: “Nyagasani, uzirikane ko ukurikije amategeko y'Abamedi n'Abaperesi, nta tegeko cyangwa iteka ryatangajwe n'umwami rishobora gukuka.” Nuko umwami ategeka ko bazana Daniyeli bakamujugunya mu rwobo rw'intare. Umwami aramubwira ati: “Imana yawe usenga buri gihe igukize.” Bazana ibuye barikingisha urwobo, umwami ashyiraho ikashe ye bwite n'iz'ibikomangoma bye kugira ngo hatagira uhindura ibitegetswe kuri Daniyeli. Umwami ajya mu ngoro ye arara atariye, yirinda ibimushimisha kandi ntiyabasha gusinzira. Bugicya kare mu gitondo umwami arabyuka, yihuta agana ku rwobo rw'intare. Ageze hafi yarwo ahamagara Daniyeli n'umubabaro mwinshi ati: “Yewe Daniyeli mugaragu w'Imana nzima we, mbese Imana ukorera buri gihe yashoboye kugukiza intare?” Daniyeli asubiza umwami ati: “Nyagasani, uragahoraho! Imana yanjye yohereje umumarayika wayo, abumba iminwa y'intare ntizagira icyo zintwara. Imana yasanze ndi umwere, kandi nawe nyagasani nta cyo nagucumuyeho.” Nuko umwami aranezerwa cyane, ategeka kuzamura Daniyeli bakamuvana mu rwobo. Ntibagira igikomere bamusangana kubera ko yari yiringiye Imana ye. Umwami ategeka ko bazana ba bagabo bareze Daniyeli, babajugunya mu rwobo rw'intare bo n'abagore babo n'abana babo. Bataragera mu rwobo hasi, intare zibasamira hejuru zirabahekenya. Nuko Umwami Dariyusi yandikira abantu b'amoko yose, n'ab'amahanga yose n'abavuga indimi izo ari zo zose batuye ku isi yose ati: “Nimugire ishya n'ihirwe! Ntanze itegeko ngo mu bihugu byose by'ubwami bwanjye, mujye mwubaha kandi mutinye Imana ya Daniyeli. Ni yo Mana nzima, izahoraho iteka ryose. Ubwami bwayo ntibuzahangūka, ubutegetsi bwayo ntibuzavaho. Ni yo irokora igakiza, ni yo itanga ibimenyetso igakora ibitangaza, ibikora mu ijuru no ku isi. Ni yo yakuye Daniyeli mu nzara z'intare.” Nuko Daniyeli akomeza kugubwa neza ku ngoma ya Dariyusi no ku ya Sirusi w'Umuperesi. Mu mwaka wa mbere Belishazari umwami wa Babiloniya ari ku ngoma, jyewe Daniyeli narose inzozi mbonekerwa ndyamye. Dore nanditse ibyo neretswe uko byakurikiranye: mu ibonekerwa ryanjye nijoro ndyamye, nabonye imiyaga iturutse impande zose ihungabanya inyanja ngari. Nuko ibikōko bine biva muri iyo nyanja, buri gikōko cyari gifite ishusho yacyo cyihariye. Icya mbere cyasaga n'intare, kandi gifite amababa nk'aya kagoma, ngiye kubona mbona bagikuyeho amababa, gihagarara ku maguru cyemye nk'umuntu kandi gihabwa ubwenge nk'ubw'umuntu. Igikōko cya kabiri cyo cyasaga n'ikirūra, mbona cyegutse uruhande rumwe, kandi mu mikaka yacyo hatambitse imbavu eshatu, barakibwira bati: “Ngaho rya inyama nyinshi!” Nkomeza kwitegereza mbona igikōko cya gatatu, cyasaga n'ingwe, cyari gifite amababa ane ku mugongo nk'ay'igisiga n'imitwe ine, kandi gihabwa ububasha. Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona igikōko cya kane, cyari gitandukanye rwose n'ibyo bindi bitatu. Cyari gifite imbaraga nyinshi, giteye ubwoba kandi gikanganye. Cyari gifite amahembe icumi n'imikaka minini y'icyuma, kikarya umuhīgo kikawuhekenya, ibisigazwa kikabiribata. Ngitekereza kuri ayo mahembe, mbona irindi hembe rito rimerera mu yandi maze atatu muri yo arakuka. Iryo hembe rito ryari rifite amaso nk'ay'umuntu n'akanwa kavugaga amagambo y'ubwirasi. Nkomeza kureba mbona batera intebe za cyami, Uwabayeho ibihe byose aricara. Imyambaro ye yarereranaga nk'inyange, umusatsi we wasaga n'ubwoya bw'intama bwera, intebe ye ya cyami yari ibirimi by'umuriro, inziga zayo zagurumanaga nk'umuriro. Imbere ye haturukaga umuriro utemba nk'umugezi, abagaragu ibihumbi n'ibihumbi baramuherezaga, uko bari ibihumbi bitabarika bahagaze imbere ye. Urukiko rujyamo, ibitabo by'ibyo abantu bakoze barabibumbura. Ndakomeza ndareba, nibaza ku magambo y'ubwirasi rya hembe ryakomezaga kuvuga. Nuko ngiye kubona mbona cya gikōko cya kane baracyishe bakijugunya mu muriro ugurumana. Bya bikōko bindi byamburwa ububasha bwabyo, ariko byongererwa iminsi yo kubaho, kumara igihe byateganyirijwe. Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona usa n'umwana w'umuntu aje ku bicu byo ku ijuru. Mbona agana aho Uwabayeho ibihe byose yari ari, baramumushyikiriza. Ahabwa ubutegetsi n'ikuzo n'ubwami kandi abantu b'amoko yose n'ab'amahanga yose n'abavuga indimi izo ari zo zose baramuyoboka. Ubutegetsi bwe ni ubutegetsi bw'iteka butazashira, kandi ingoma ye ntizahangūka. Jyewe Daniyeli, ibyo neretswe byanteye ubwoba bimpagarika umutima. Nuko negera umwe mu bari bahagaze aho, musaba kunsobanurira ukuri kw'ibyo neretswe byose. Arabinsobanurira amenyesha icyo bivuga ati: “Bya bikōko binini uko ari bine bishushanya ubwami bune buzashingwa ku isi. Ariko amaherezo intore z'Isumbabyose zizagabirwa ubwo bwami kandi zizabuhorana iteka ryose.” Nuko nshaka gusobanukirwa ukuri kwerekeye igikōko cya kane cyari gitandukanye rwose n'ibindi uko ari bitatu, cyari gikanganye cyane kandi gifite n'imikaka y'icyuma n'inzara z'umuringa, cyaryaga umuhīgo kikawuhekenya, ibisigazwa kikabiribata. Nashatse kandi gusobanukirwa ibyerekeye amahembe icumi cyari gifite ku mutwe, n'ibyerekeye irindi hembe ryahameze, maze andi atatu agakuka. Iryo hembe ryari rifite amaso n'akanwa kavuga amagambo y'ubwirasi, kandi ryasaga n'irirusha ayandi ubuhangange. Nkomeje kureba, mbona iryo hembe rirwanya intore z'Imana rigiye kuzitsinda. Ariko Uwabayeho ibihe byose atabara intore ze, arazirenganura. Igihe kigeze zima ingoma. Nuko wa wundi arambwira ati: “Igikōko cya kane gishushanya ubwami bwa kane buzaba buri ku isi butameze nk'ubundi bwose, buzigarurira isi yose buribate abayituye, bubarimbure. Ya mahembe icumi yo ashushanya abami icumi bazategeka ubwo bwami. Nyuma yaho hazabaho undi mwami uzaba atameze nk'abamubanjirije, maze atsinde batatu muri bo. Azatuka Isumbabyose kandi azatoteza intore zayo, azafata umugambi wo guhindura iminsi mikuru n'amategeko byayo. Uwo mwami azatoteza intore z'Imana igihe cy'imyaka itatu n'igice. Amaherezo urukiko rw'Imana ruzajyamo rumwambure ubutegetsi, maze butsembwe burundu. Naho ubwami n'ubutegetsi n'icyubahiro cy'ubwami bwose bwo ku isi bizahabwa imbaga y'intore z'Isumbabyose. Ubwami bwayo buzahoraho iteka, abategetsi bose bazajya bayumvira kandi banayikorere.” Ayo magambo agarukiye aha. Ariko jyewe Daniyeli, ibyo neretswe byampagaritse umutima cyane bintera ubwoba, nyamara nakomeje kubizirikana. Mu mwaka wa gatatu Umwami Belishazari ari ku ngoma, jyewe Daniyeli nongeye kubonekerwa. Nagiye kubona mbona ndi i Shushani mu gihugu cya Elamu, ku ruzi rwa Ulayi hafi y'ikigo ntamenwa cy'ibwami. Nubuye amaso mbona impfizi y'intama ihagaze ku nkombe y'urwo ruzi. Yari ifite amahembe abiri maremare ariko iryameze nyuma risumba iryameze mbere. Nuko mbona iyo mpfizi igenda irwanisha amahembe yayo yerekeje iburengerazuba no mu majyaruguru no mu majyepfo. Nta tungo na rimwe ryashoboraga kuyihangara kandi nta n'uwabashaga kuritabara. Yakoraga icyo ishatse kandi ikagenda iba ikirangirire. Nkibaza ibyo nari maze kubona, mbona isekurume y'ihene iturutse iburengerazuba; iza yamagira ku isi yose idakoza amaguru hasi. Iyo sekurume yari ifite ihembe riteye amatsiko ryameze hagati y'amaso. Iraza igeze hafi ya ya mpfizi y'intama ifite amahembe abiri nari nabonye ku nkombe y'uruzi, irayivudukana n'umujinya mwinshi. Nuko mbona isekurume irakaye ishyikiriye ya mpfizi, irayisekura iyivuna amahembe abiri, impfizi ntiyashobora kuyihangara, maze isekurume iyikubita hasi irayiribata habura uwayitabara. Isekurume y'ihene yagendaga iba ikirangirire cyane, ariko igifite ubuhangange bwayo bwose, ihembe ryayo rinini riravunika. Mu mwanya waryo hamera andi mahembe ane na yo ateye amatsiko kandi yerekeje impande zose. Nuko kuri rimwe muri ayo mahembe hameraho irindi. Ryari rito ariko rikura bikabije ryerekeje mu majyepfo no mu burasirazuba no ku gihugu cyiza. Rirakura rigera aho ingabo zo mu ijuru ziri, rihanantura zimwe muri zo hamwe n'inyenyeri zimwe ribiribatira hasi. Rirakomera ryigira nk'Umugaba w'izo ngabo, rimubuza gutambirwa ibitambo bya buri munsi, risenya Ingoro ye nziranenge! Koko ryari ryarigaruriye izo ngabo rikoresheje ubugome bwaryo, ryari ryarakuyeho n'ibitambo bya buri munsi noneho risandaza abaramyaga by'ukuri. Ibyo ryashakaga gukora byose ryabigeragaho. Ngiye kumva numva umumarayika aravuze, undi aramubwira ati: “Dore nawe muri iryo bonekerwa, ibitambo bya buri munsi ntibigitambwa, ubugome bwabaye kirimbuzi, Ingoro y'Imana barayigaruriye, ingabo zayo na zo barazitsembye. Ese ibyo bizagumaho bigeze ryari?” Wa mumarayika wa mbere arambwira ati: “Hagomba gushira iminsi ibihumbi bibiri magana atatu nta gitambo cya buri mugoroba na buri gitondo gitambwa. Nyuma Ingoro y'Imana izongera itahwe.” Nkitegereza ibyo neretswe kandi nkigerageza kubisobanukirwa, mbona usa n'umuntu ahagaze imbere yanjye. Numva ijwi ry'umuntu riturutse ku ruzi rwa Ulayi rimubwira riti: “Gaburiyeli we, sobanurira uwo muntu ibyo yeretswe.” Nuko aranyegera maze ngira ubwoba nikubita hasi nubamye. Arambwira ati: “Wa muntu we, usobanukirwe ko ibyo weretswe byerekeye igihe cy'imperuka.” Akomeza kumbwira nubamye nataye ubwenge, maze aramfata arampagurutsa. Arambwira ati: “Reka nkumenyeshe ibizaheruka igihe cy'uburakari bw'Imana, kandi icyo gihe kizaba ari igihe cy'imperuka. Impfizi y'intama wabonye ifite amahembe abiri ishushanya ubwami bw'Abamedi n'Abaperesi. Naho isekurume y'ihene ishushanya ubwami bw'Abagereki. Ihembe rikomeye riri hagati y'amaso yayo rishushanya umwami wabo w'ingenzi. Iryo hembe rimaze kuvunika andi ane yameze aho ryari riri, ni yo ashushanya ubwami bune buzahangwa n'Abagereki, ariko ntibuzakomera nk'ubw'ingenzi bwabubanjirije. Mu iherezo ry'ubwo bwami, abantu bazaba bakabije ubugome, kandi hazima umwami w'umunyarugomo n'umubeshyi. Ububasha bwe buziyongera ariko atari we biturutseho. Azayogoza ibintu ku buryo butangaje, n'ibyo azashaka gukora byose azabigeraho. Azarimbura abakomeye n'ubwoko bweguriwe Imana. Kubera uburyarya bwe, ibinyoma bye bizamuhira, azigira igihangange. Azarimbura abantu birāye bibwira ko ari amahoro, ndetse azarwanya Umwami w'abami! Nyamara amaherezo azicwa bitavuye ku muntu. Ni yo mpamvu ibitambo bya buri mugoroba na buri gitondo bitazatambwa. Icyakora ibyo weretswe ubigire ibanga kuko byerekeye ibihe bizaza kera.” Jyewe Daniyeli, ibyo byose byanciye intege mara iminsi ndwaye. Hanyuma nkomeza umurimo nari narashinzwe n'umwami. Ariko sinashoboye gusobanukirwa iryo bonekerwa, ryakomeje kumpagarika umutima. Mu mwaka Dariyusi mwene Ahashuwerusi w'Umumedi yigaruriyemo Babiloniya akaba umwami waho, jyewe Daniyeli nisomeye mu Byanditswe, mu gitabo cy'umuhanuzi Yeremiya. Nasobanukiwe ko Uhoraho yamuhishuriye ko Yeruzalemu yari kuzamara imyaka mirongo irindwi ishenywe. Nuko nigomwa kurya, nambara imyambaro igaragaza akababaro, nisiga ivu, maze ntakambira Nyagasani Imana ndamwinginga. Nsenga Uhoraho Imana yanjye, nemera ko twakoze ibyaha. Naravuze nti: “Nyagasani Mana, wowe ukomeye kandi ufite igitinyiro, ukomeza Isezerano ryawe ukagirira neza abagukunda bagakurikiza amabwiriza yawe. Nyamara twakoze ibyaha tugucumuraho, twagize nabi turakugomera, twateshutse amabwiriza yawe ntitwakurikiza n'ibyemezo wafashe. Watumye abagaragu bawe b'abahanuzi ku bami bacu no ku bategetsi bacu no kuri ba sogokuruza, ndetse no ku baturage bose bo mu gihugu, ariko twabimye amatwi. Nyagasani, uri intungane! Naho twebwe kugeza ubu twakozwe n'isoni baba twebwe Abayuda, baba abaturage b'i Yeruzalemu ndetse Abisiraheli bose, baba aba hafi cyangwa aba kure mu bihugu byose wadutatanyirijemo. Tumerewe dutyo kubera ko twaguhemukiye. Koko Uhoraho, twebwe n'abami bacu n'abategetsi bacu na ba sogokuruza, dukozwe n'isoni kubera ko twagucumuyeho. Ariko wowe Nyagasani Mana yacu, utugirira impuhwe ukatubabarira nubwo twakugomeye. Uhoraho Mana yacu, ntitwakumviye kandi ntitwakurikije amabwiriza yawe wadutumyeho abagaragu bawe b'abahanuzi. Abisiraheli bose iyo bava bakagera bishe Amategeko yawe banga kukumvira. None kubera ibyo waduhanishije umuvumo n'akaga byanditswe mu Mategeko ya Musa umugaragu wawe, koko rero twagucumuyeho. Washohoje ibyo wari watuburiye twebwe n'abategetsi bacu, waduteje ibyago bikabije, dore bagiriye nabi Yeruzalemu ku buryo nta handi ku isi biraboneka. Ibyo byago byatubayeho nk'uko byanditswe mu Mategeko ya Musa. Ariko Uhoraho Mana yacu, ntitwigeze tukwambaza cyangwa ngo tureke ibyaha byacu, kandi ngo tuzirikane ukuri wahishuye. Koko Uhoraho Mana yacu, nta cyari kukubuza kuduteza ibyo byago kuko uri intungane mu byo ukora byose. Naho twebwe ntabwo twakumviye. “Nyagasani Mana yacu, ubwo wadukuraga mu gihugu cya Misiri ukoresheje ububasha bwawe bwinshi wabaye icyamamare kugeza n'ubu, ariko twebwe ubwoko bwawe twakoze ibyaha tugucumuraho. Nyagasani, uri intungane rwose. None rero wigarure ureke kurakarira umurwa wawe Yeruzalemu, wa musozi witoranyirije. Erega kubera ibyaha byacu n'ibicumuro bya ba sogokuruza, Yeruzalemu n'ubwoko bwawe dusuzugurwa n'amahanga adukikije! Mana yacu, umva amasengesho yanjye n'icyo ngusaba. Girira ko uri Nyagasani, usanishe Ingoro yawe yasenyutse. Mana yanjye, tega amatwi wumve! Ngaho reba akaga twagize n'ak'umurwa wakweguriwe. Turagutakambira tutishingikirije ubutungane bwacu, ahubwo twishingikirije impuhwe zawe nyinshi. Nyagasani, utwumve! Nyagasani, utubabarire! Nyagasani, utwiteho ugire icyo ukora udatindiganyije! Bikore kubera ko uri Imana yacu natwe tukaba ubwoko bwawe, no kubera umurwa wawe wakweguriwe.” Nuko nkomeza gusenga no kwemera ibyaha jye n'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli twakoze, kandi nkomeza kwambaza Uhoraho Imana yanjye nsabira Yeruzalemu, umusozi yitoranyirije. Mu gihe nasengaga, Gaburiyeli wa muntu nigeze kubona mu ibonekerwa araguruka aranyegera, hari mu masaha yo gutamba igitambo cya nimugoroba. Aransobanurira ati: “Daniyeli we, nazanywe no kukungura ubwenge. Kuva ugitangira gusenga, Imana yaragushubije. None nkuzaniye igisubizo cyayo kuko igutonesha. Nuko rero zirikana igisubizo cyayo, uzirikane n'ibyo wahishuriwe. Nyuma y'imyaka magana ane na mirongo cyenda, ni bwo ibicumuro n'ibyaha n'ubugome bw'ubwoko bwawe n'umurwa w'Imana yawe bizatsembwa bigashiraho. Ni bwo kandi ubutungane buzaganza iteka ryose, amabonekerwa n'ubuhanuzi bigasohozwa, Icyumba kizira inenge cyane kikegurirwa Imana hakoreshejwe amavuta. Umenye kandi usobanukirwe ibi: uhereye igihe icyemezo cyo gusana no kubaka Yeruzalemu cyatangarijwe kugeza igihe hazabaho umutegetsi washyizweho bamusīze amavuta, hazaba hashize imyaka mirongo ine n'icyenda, mu yindi myaka magana ane na mirongo itatu n'ine Yeruzalemu izubakwa bushya, imihanda n'inkuta zayo bizasanwa, ariko hazaba ari mu bihe bikomeye. Nyuma y'iyo myaka magana ane na mirongo itatu n'ine, ni bwo uwashyizweho bamusīze amavuta azicwa agakurwaho. Umurwa n'Ingoro yawo bizarimburwa n'ingabo z'umutegetsi uzaza. Ariko uwo mutegetsi na we azatsembwaho nk'utwawe n'umwuzure, kandi kugeza ku iherezo byemejwe ko hazaba ari intambara kirimbuzi. Mu gihe cy'imyaka irindwi uwo mutegetsi azategekesha igitugu abantu benshi. Nyuma y'imyaka itatu n'igice, azakuraho ibitambo n'amaturo batura Imana. Ku munara w'Ingoro yayo azahashyira igiterashozi kirimbuzi, kizahaba kugeza igihe uwagishyizeho azarimburwa nk'uko Imana yabitegetse.” Mu mwaka wa gatatu Umwami Sirusi w'Umuperesi ari ku ngoma, Imana yahishuriye Daniyeli wahimbwe Beliteshazari ubutumwa bwayo. Ubwo butumwa ni ubw'ukuri kandi bwamenyeshaga intambara ikomeye. Daniyeli yabusobanuriwe mu ibonekerwa. Muri icyo gihe, jyewe Daniyeli namaze ibyumweru bitatu nibabaje. Sinigeze ndya inyama cyangwa ibindi byokurya byiza, sinigeze nywa divayi, nta n'ubwo nigeze nisīga amavuta kugeza ubwo ibyo byumweru bitatu bishize. Ku itariki ya makumyabiri n'enye z'ukwezi kwa mbere, nari ku nkombe y'uruzi runini rwa Tigiri. Nubuye amaso kugira ngo ndebe mbona umuntu wambaye imyambaro yera, akenyeje umukandara w'izahabu inoze. Umubiri we wateraga ibishashi nk'ibuye ry'agaciro, mu maso he harabagiranaga nk'umurabyo, amaso ye yabengeranaga nk'indimi z'umuriro, amaboko n'amaguru bye byari bimeze nk'umuringa unoze. Iyo yavugaga wagiraga ngo ni amajwi y'abantu benshi. Jyewe Daniyeli nari hamwe n'abandi, ariko ni jye jyenyine wabonekewe abandi ntibabonekerwa, ahubwo ubwoba bwinshi bwarabatashye barahunga bajya kwihisha. Nuko nsigara jyenyine nitegereza iryo bonekerwa rikomeye. Byanteye gucika intege nshya ubwoba, nsigara nta mbaraga mfite. Numvise amagambo y'uwo muntu, nikubita hasi nubamye nta ubwenge. Nuko ikiganza kinkoraho kiranyegura, ndapfukama nshinga ibiganza mpinda umushyitsi. Nuko uwo muntu arambwira ati: “Yewe Daniyeli watoneshejwe n'Imana, umva icyo amagambo nkubwira asobanura. Haguruka, dore Imana yakuntumyeho.” Akimara kumbwira ayo magambo mpita mpaguruka mpinda umushyitsi. Arongera ati: “Daniyeli, wigira ubwoba. Kuva ku munsi wa mbere wiyemeje gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y'Imana, yumvise isengesho ryawe none nkuzaniye igisubizo cyayo. “Ariko ikinyabutware cyo mu Buperesi cyamaze ibyumweru bitatu kimbuza kukugeraho, maze Mikayeli umwe mu bamarayika bakuru, aza kuntabara kubera ko natindijwe n'ibinyabutware byo mu Buperesi. Bityo naje kugira ngo ngusobanurire ibigomba kuba ku bwoko bwawe mu minsi izaza, kuko ibyo weretswe byerekeye iyo minsi.” Ayo magambo yayambwiye nubitse umutwe ku butaka, ntinya kugira icyo mvuga. Nuko haza usa n'umuntu ankora ku munwa, maze mbwira uwo wari uhagaze imbere yanjye nti: “Nyakubahwa, kubera ibyo neretswe nahiye ubwoba ncika intege. None se Nyakubahwa, nkanjye umugaragu wawe nahangara nte kuvugana nawe? Dore nta gatege ngifite, n'akuka kanshizemo!” Nuko wa wundi usa n'umuntu arongera ankoraho arampumuriza, uwari wambaye imyambaro yera arambwira ati: “Yewe muntu watoneshejwe n'Imana, gira amahoro witinya. Komera! Komera!” Akimvugisha, imbaraga zanjye ziriyongera ndamubwira nti: “Nyakubahwa, wampaye imbaraga none gira icyo umbwira.” Erega nanjye naramutabaye ndamufasha, mu mwaka wa mbere Dariyusi w'Umumedi ari ku ngoma.” Arongera ati: “Reka ngusobanurire uko bigiye kugenda. Abami batatu bagiye gusimburana ku ngoma y'u Buperesi, bazakurikirwa n'uwa kane uzabarusha ubukire. Namara kugira ububasha buhagije kubera ubukire bwe, azakoranya abantu bose barwanye u Bugereki. Hanyuma u Bugereki buzagira umwami w'igihangange uzategeka ubwami bugari, agakora icyo ashatse cyose. Namara gukomera cyane, ubwami bwe buzasenyuka bwicemo ibice bine, ntazasimburwa n'abamukomokaho ahubwo ubwami bwe buzagabirwa abandi, kandi bo ntibazakomera nk'uko we yari akomeye. “Igice cy'amajyepfo ari cyo Misiri kizategekwa n'umwami ukomeye. Ariko umwe mu batware b'ingabo wamutabaye azamurusha gukomera, na we abe umwami ategeke ikindi gihugu gikomeye. Nihashira imyaka abami b'ibyo bihugu bazagirana ubucuti, umukobwa w'umwami wa Misiri azashyingirwa umwami wa Siriya kugira ngo bagirane umubano. Ariko uwo mubano ntuzaramba, nyuma y'igihe gito umugabo we azicwa, na we ubwe n'umwana we n'abaja yavanye iwabo n'abamushyigikiye bose bazicwa. “Icyo gihe umwe muri basaza be azima ingoma mu Misiri maze atere ingabo z'umwami wa Siriya, azirwanye azihashye yigarurire ikigo ntamenwa cye. Azanyaga ibigirwamana byo muri Siriya n'amashusho acuzwe mu cyuma, n'ibintu by'agaciro n'ifeza n'izahabu abijyane mu Misiri. Hazashira imyaka myinshi atongeye gutera umwami wa Siriya. Hanyuma umwami wa Siriya na we azamanuka ajye mu Misiri, ariko akubirane asubire mu gihugu cye. “Abahungu b'uwo mwami bazakoranya ingabo nyinshi cyane zigabe ibitero, zisandare ku mupaka nk'umwuzure. Zizarwana inkundura kugeza ubwo zizigarurira ikigo ntamenwa cy'abanzi. Ibyo bizarakaza cyane Umwami wa Misiri na we atere umwami wa Siriya, nubwo ingabo za Siriya zizaba ari nyinshi umwami wa Misiri azazitsinda, amarire ku icumu ibihumbi n'ibihumbi byazo. Azirata ubutwari ariko ntabwo azaba atsinze burundu. Umwami wa Siriya azamara imyaka akoranya izindi ngabo nyinshi kurusha iza mbere, maze amanuke afite ingabo nyinshi n'intwaro nyinshi. Icyo gihe hazaboneka abantu benshi bazigomeka ku mwami wa Misiri. Daniyeli we, ndetse n'abanyarugomo bo mu bwoko bwawe bazamugomera bibwira ko basohoza ibyo Imana yerekanye mu ibonekerwa, ariko nta cyo bizabagezaho. Umwami wa Siriya azatera umujyi ntamenwa, ingabo ze zirunde ibirundo by'igitaka ku rukuta rwawo zibyuririreho ziwigarurire. Ingabo za Misiri ntizizahangara icyo gitero, ndetse n'ab'intwari kabuhariwe bazacika intege. Abanyasiriya bazakora ibyo bishakiye kuko ntawe uzabakoma imbere. Bazigarurira igihugu cyiza bagire ububasha bwo kukirimbura. “Umwami wa Siriya azafata umugambi wo kuzana ingabo z'igihugu cye zose, maze agirane amasezerano y'amahoro na Misiri. Azashyingira umwami wa Misiri umukobwa we agira ngo amukure ku ngoma, ariko uwo mugambi uzamupfubana kuko uwo mukobwa we atazamushyigikira. Umwami wa Siriya azatera ibihugu bikikije Inyanja ya Mediterane ndetse ibyinshi muri byo abyigarurire, ariko hazaza undi mugaba w'ingabo arwanye uwo mwami amutsinde amumaremo agasuzuguro. Umwami azatahuka asubire mu bigo bye ntamenwa, ariko nta cyo bizaba bikimumariye kuko azicwa akarimbuka. Uzamusimbura ku ngoma azaka imisoro myinshi yo kuzahūra umutungo w'ibwami, ariko mu minsi mike bazamwivugana, atishwe n'uwamurakariye cyangwa ataguye mu ntambara. “Nyuma y'ibyo hazaza umuntu usuzuguritse, aze atunguye abantu maze yime ingoma muri Siriya akoresheje uburiganya, ariko ntazahabwa icyubahiro gikwiye umwami. Ingabo zizasandara imbere ye nk'umwuzure ariko ntizizashobora kumutsinda, azazitsemba zose, azica n'Umutambyi mukuru wubahiriza Isezerano ry'Imana. Azagirana amasezerano n'abantu benshi hanyuma abariganye, bityo ubutegetsi bwe buzakomera bushingiye ku bantu bake. Azakora amarorerwa ba se na ba sekuruza batigeze bakora, azatera ibihugu bikize byo mu bwami bwe abitunguye, abisahure maze iminyago n'imicuzo abigabanye abayoboke be. Azafata n'umugambi wo gutera ibigo ntamenwa, ariko ingoma ye ntizamara kabiri. “Azaterana imbaraga n'ubutwari umwami wa Misiri, afite ingabo nyinshi. Umwami wa Misiri na we azatabarana ingabo nyinshi kandi zikomeye cyane bahangane, ariko ntazatsinda kuko azaba yagambaniwe. Ibyegera bye ni byo bizamugambanira maze ingabo ze zitsindwe, zigwe ku rugamba ari nyinshi. Abo bami bombi bazagirana imishyikirano bafitanye imigambi mibi maze baryaryane. Imishyikirano yabo nta cyo izageraho kuko igihe cyagenwe kizaba kitaragera. Umwami wa Siriya azatahukana iminyago myinshi. Nagera muri Yudeya aziyemeza gutoteza ubwoko Imana yahaye Isezerano, hanyuma yisubirire mu gihugu cye. “Igihe cyateganyijwe nikigera, azongera atere Misiri ariko noneho ibintu bizagenda ukundi. Abanyaroma bazaza mu mato y'intambara, abatinye asubire inyuma. “Natahuka azatura uburakari ubwoko Imana yahaye Isezerano, maze atoneshe abaritaye. Azohereza ingabo ze zihumanye ikigo cy'Ingoro y'Imana, zibuze gutamba ibitambo bya buri munsi kandi zishyireho igiterashozi kirimbuzi. Umwami ubwe azareshya abataye Isezerano ry'Imana abiyegereze. Ariko abazi Imana bazishyira hamwe bihagarareho kigabo. Abazi gushishoza muri bo bazatoza benshi, ariko muri icyo gihe bamwe muri bo bazicishwa inkota cyangwa umuriro, abandi bafatwe mpiri kandi ibyabo binyagwe. Muri iryo yicwa abenshi bazabagoboka nubwo bazaba bikurikiriye inyungu zabo, bityo abayoboke b'Imana bazatabarwa akanya gato. Bamwe mu bazi gushishoza bazicwa, bitume bagenzi babo bitunganya biboneze babe abere bategereje ko icyo gihe cy'ibyago gishira, dore ko igihe cyagenwe kizaba kitaragera. “Wa mwami azajya akora icyo yishakiye, azishyira hejuru yikomeze kuruta imana zose, ndetse azasebya n'Imana nyamana ku buryo bukabije. Azabikora kugeza ubwo uburakari bwe buzaba bushize, kuko Imana yari yaremeje ko bizagenda bityo. Azasuzugura ibigirwamana bya ba sekuruza, n'icyo abagore bakunda kuramya n'ibindi bigirwamana byose, kuko azishyira hejuru y'ibintu byose. Ahubwo aziyegurira imana y'urugamba, iyo ba sekuruza batigeze bamenya, ayiture izahabu n'ifeza n'andi mabuye y'agaciro n'izindi mpano. Azatera ibigo ntamenwa yibwira ko iyo mana y'abanyamahanga imushyigikiye. Abazayiyoboka azabahesha ikuzo ryinshi, azabagabira amasambu kandi abahe gutegeka abantu benshi. “Mu gihe giheruka umwami wa Misiri azamutera, ariko umwami wundi azamugwa gitumo avuye mu majyaruguru, azanye ingabo nyinshi zirwanira mu magare y'intambara no ku mafarasi no mu mato menshi. Azatera ibihugu abisandaremo nk'umwuzure. Azatera igihugu cyiza maze abantu ibihumbi n'ibihumbi bicwe. Ariko Abedomu n'Abamowabu n'ab'intwari bo mu Bamoni bazarokoka. Azarwanya ibihugu byinshi ndetse na Misiri ntizarokoka. Azigabiza umutungo w'izahabu n'ifeza n'ibindi bintu by'agaciro byo mu Misiri. Abanyalibiya n'Abanyakushi bazamuyoboka. Ariko inkuru ziturutse mu burasirazuba no mu majyaruguru zizamuhagarika umutima, maze ave mu Misiri arakaye cyane kugira ngo arimbure kandi yice abantu benshi. Azashinga amahema ye y'ibwami hagati y'inyanja n'umusozi mwiza Imana yitoranyirije. Ni bwo igihe cye kizaba kigeze maze yicwe, kandi ntawe uzamutabara.” Wa muntu wari wambaye imyambaro yera arongera ati: “Icyo gihe kizaba ari igihe cy'amakuba kitigeze kibaho mu bwoko bwawe. Ariko Mikayeli umutware w'abamarayika, akaba n'umurinzi w'ubwoko bwawe azahagoboka. Nuko buri wese wo mu bwoko bwawe wanditswe mu gitabo cy'Imana azarokoka. Abenshi mu bapfuye bagahambwa bazazuka, bamwe bazahabwa ubugingo buhoraho, abandi bazakozwa isoni bacirwe ho iteka burundu. Abazi gushishoza bazarabagirana ubwiza nk'ikirere, bazahora bererana nk'inyenyeri iteka ryose kubera ko batumye abantu benshi baba intungane. Naho rero wowe Daniyeli, iki gitabo gifungishe ikimenyetso kugira ngo ubutumwa burimo bubikwe neza kugeza igihe cy'imperuka. Bityo kizaramba gisomwe n'abantu benshi barusheho gusobanukirwa.” Nuko jyewe Daniyeli mbona abandi bantu babiri bahagaze ku ruzi, umwe hakuno undi hakurya. Umwe muri bo abaza umuntu wambaye imyambaro yera wari uhagaze mu kirere hejuru y'uruzi ati: “Ibyo bintu bitangaje bizarangira ryari?” Wa muntu wambaye imyambaro yera wari uhagaze hejuru y'uruzi ashyira amaboko yombi hejuru, numva arahiye mu izina ry'Imana ihoraho ati: “Bizamara imyaka itatu n'igice. Nibamara gushegesha ubwoko bw'Imana, ibyo byose na byo bizashira.” Ibyo narabyumvise ariko sinabisobanukirwa, maze ndabaza nti: “Nyakubahwa, ingaruka z'ibyo byose zizaba izihe?” Aransubiza ati: “Daniyeli we, igendere! Ubutumwa naguhaye ubugire ibanga kuzageza igihe cy'imperuka. Abantu benshi baziboneza babe abere n'intungane, naho abagome bazakomeza gukora nabi. Abagome bo ntibazabisobanukirwa, ariko abazi gushishoza bo bazabisobanukirwa. Kuva igihe ibitambo bya buri munsi bizahagarikwa hagashyirwaho igiterashozi kirimbuzi, hazashira iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo cyenda. Hahirwa umuntu uzihangana akazageza ku minsi igihumbi na magana atatu na mirongo itatu n'itanu. Naho wowe Daniyeli igendere, uzatabaruka utegereze umunsi w'imperuka, ni bwo uzazuka uhabwe umunani wawe.” Ubu ni bwo butumwa Uhoraho yahaye Hozeya mwene Bēri. Hari ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya abami b'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi umwami wa Isiraheli. Ngubu ubutumwa Uhoraho yabanje kugeza ku Bisiraheli abunyujije kuri Hozeya. Uhoraho yabwiye Hozeya ati: “Genda urongore indaya, nyuma izabyara abana b'ababyarirano. Koko abatuye iki gihugu baranyimūye, ubwo ni bwo buraya bukabije.” Nuko Hozeya aragenda arongora Gomeri, umukobwa wa Dibulayimu. Gomeri asama inda babyarana umwana w'umuhungu. Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Yizerēli, kuko hasigaye igihe gito ngahōra abakomoka ku Mwami Yehu mbaryoza abantu yiciye i Yizerēli, kandi ubwami bwa Isiraheli na bwo nzabutsemba. Icyo gihe nzatsembera ingufu za Isiraheli mu kibaya cya Yizerēli.” Gomeri arongera asama inda, abyara umwana w'umukobwa. Nuko Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Ntampuhwe, kuko ntazongera kugirira Abisiraheli impuhwe, sinzakomeza kubababarira. Ariko Abayuda bo nzabagirira impuhwe. Jyewe Uhoraho Imana yabo nzabakiza. Icyakora sinzabakiza nkoresheje imiheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarasi n'abayarwaniraho.” Gomeri acutsa Ntampuhwe, asama indi nda abyara umwana w'umuhungu. Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Subwokobwanjye, kuko mwebwe Abisiraheli mutari ubwoko bwanjye, nanjye sindi uwanyu.” Nyamara abakomoka kuri Isiraheli bazaba benshi nk'umusenyi wo ku nyanja, utabasha kugerwa cyangwa kubarwa. Ahantu bababwiriraga ngo: “Ntimuri ubwoko bwanjye”, noneho bazahababwirira ngo: “Muri abana b'Imana nzima.” Abayuda n'Abisiraheli bazakoranira hamwe, bishyirireho umutware umwe wo kubayobora, bazagwira nk'imyaka imera mu butaka. Koko uwo munsi wa Yizerēli uzaba ari akataraboneka. Bityo abavandimwe banyu muzabite “Bwokobwanjye”, naho bashiki banyu mubite “Mpuhwe.” Uhoraho abwira Abisiraheli ati: “Nimuburanye nyoko, ngaho nimumuburanye kuko atari umugore wanjye, nanjye sindi umugabo we. Nakure mu maso he ibiranga ko ari indaya, nakure hagati y'amabere ye ibiranga ko ari umusambanyi. Natabigenza atyo nzamwambika ubusa, azaba atumbuje nk'uko yari ari umunsi avuka! Igihugu cye nzagihindura nk'ubutayu, ngihindure agasi mwicishe inyota. Abana be sinzabagirira impuhwe, sinzazibagirira kuko ari ababyarirano. Koko nyina yigize indaya, yakoze ibiteye isoni arabatwita. Koko yaravuze ati: ‘Ngiye kwiruka mu bakunzi banjye, basanzwe bampa ibyokurya n'amazi, basanzwe bampa imyambaro y'ubwoya n'inoze, basanzwe banampa amavuta n'ibyokunywa.’ Ni cyo gituma inzira acamo nzayicīsha amahwa, nzayizitira abure aho anyura. Aziruka ku bakunzi be nyamara ntazabashyikira, azabashakashaka ye kubabona. Hanyuma azibwira ati: ‘Reka nsubire ku mugabo wanjye w'isezerano, koko nkiri kumwe na we nari merewe neza kurusha ubu.’ Erega ntiyazirikanye ko ari jye wari umugize! Namuhaga ingano na divayi nshya n'amavuta, namuhaga ifeza n'izahabu byinshi, nyamara yabikoreshereje ikigirwamana Bāli. Ni cyo gituma ntazamuha umwero w'ingano, imizabibu na yo sinzatuma yera. Sinzatuma agira imyambaro y'ubwoya n'inoze, bityo ntazagira icyo akinga ku bwambure bwe. Dore ngiye kumwambika ubusa, akorwe n'isoni imbere y'abakunzi be, ntawe uzamunkura mu maboko. Nzakuraho ibyamushimishaga byose, nzakuraho iminsi mikuru ye ya buri mwaka n'iya buri kwezi, nzakuraho n'amasabato ye n'indi minsi mikuru ye yose. Nzatsemba imizabibu n'imitini bye, ibyo yiratanaga avuga ati: ‘Ibi ni ibiguzi abakunzi banjye bampaye.’ Nzabihindura ibihuru inyamaswa zibirishe. Nzamuhanira ko yizihizaga iminsi mikuru y'ibigirwamana Bāli, nzamuhanira ko yabyoserezaga imibavu. Yambaraga impeta n'ibindi byo kwirimbisha, yirukaga mu bakunzi be, naho jye arandeka!” Uko ni ko Uhoraho avuga. Uhoraho aravuga ati: “Ni cyo gituma jyewe nzamuhendahenda, nzamujyana mu butayu mugushe neza. Tukiriyo nzamusubiza imirima ye y'imizabibu, igikombe cya Akori kizamubera irembo, rizamugeza ku byo yiringira. Aho ni ho azanganiririza nk'igihe yari akiri inkumi, igihe yimukaga mu gihugu cya Misiri.” Uhoraho aravuga ati: “Icyo gihe azanyita umugabo we, ntazongera kunyita Bāli ye. Nzamubuza kwambaza ibigirwamana Bāli, amazina yabyo ntazongera kwibukwa ukundi. Icyo gihe nzategeka inyamaswa n'ibiguruka n'ibikurura inda hasi, nzabitegeka bye kugira icyo bitwara Abisiraheli. Imiheto n'inkota n'intambara nzabica mu gihugu cyabo, nzatuma baryama nta cyo bikanga. “Isiraheli we, uzambera umugore iteka ryose, uzambera umugore nkubere intungane n'intabera, nzagukunda ngukundwakaze, uzambera umugore nkubere indahemuka, nawe uzamenya ko ndi Uhoraho.” Uhoraho aravuga ati: “Icyo gihe nzaha Abisiraheli icyo bansabye, nzatuma ijuru rireta imvura, na ryo rizayigusha mu butaka, ubutaka na bwo buzera, buzatanga umusaruro w'ingano na divayi nshya n'amavuta, na byo bizamara Yizerēli ubukene. Nzatuma ashora imizi mu gihugu, Ntampuhwe nzamugirira impuhwe, nzabwira Subwokobwanjye nti: ‘Uri ubwoko bwanjye’, na we azambwira ati: ‘Uri Imana yanjye.’ ” Uhoraho arambwira ati: “Ongera ukunde wa mugore w'umusambanyikazi ukundwa n'undi mugabo utari wowe. Uko ni ko jyewe Uhoraho nkunda Abisiraheli, nyamara bo bayoboka izindi mana, bagakunda kuzitura amarobe y'umutsima w'imbuto z'imizabibu.” Nuko uwo mugore ndamucyura ntanze ibikoroto cumi na bitanu by'ifeza n'ibiro nka magana abiri by'ingano. Ndamubwira nti: “Tuzamarana iminsi myinshi uri uwanjye, udasambana kandi utari uw'uwundi mugabo. Nanjye sinzaguharika.” Koko Abisiraheli bazamara iminsi myinshi badafite umwami cyangwa umutware. Nta gitambo bazatamba, ntibazasenga inkingi z'amabuye, ntibazagira ibikoresho byo gufindura ubushake bw'Imana. Hanyuma Abisiraheli bazagarukira Uhoraho Imana yabo bamuyoboke, bazayoboka n'ukomoka kuri Dawidi ababere umwami. Mu bihe bizaza bazagana Uhoraho bamwubashye, bite ku migisha abaha. Mwa Bisiraheli mwe, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho. Koko Uhoraho afite ibyo ashinja abatuye iki gihugu. “Abatuye iki gihugu ntibacisha mu kuri, ntibagira urukundo, nta n'ubwo bakīmenya, jyewe Imana yabo! Bakunda kuvumana no kubeshya no kwicana, bakunda kwiba no gusambana no kugira urugomo, abantu bicana umusubizo. Ni cyo gituma igihugu kizicwa n'amapfa, abagituye bose baziheba, inyamaswa n'ibiguruka n'amafi bizapfa! “Ntihakagire ushinja abandi, ntihakagire umuntu urega undi, ahubwo ni jye ugiye gushinja abatambyi! Mwebwe abatambyi, mukora ibyaha amanywa n'ijoro, abahanuzi na bo ni uko, nyoko ubabyara ari we Isiraheli, nzamurimbura. Ubwoko bwanjye buzarimbuka kubera kutāmenya. Ubwo mwanze kūmenya, nanjye nzanga ko mumbera abatambyi, ubwo mwirengagije Amategeko yanjye, jyewe Imana yanyu nzirengagiza abana banyu. “Uko abatambyi barushijeho kugwira, ni ko barushijeho kuncumuraho: aho kugira ngo bubahwe nzatuma basuzugurika. Batungwa n'ibitambo byo guhongerera ibyaha, bityo bakishimira ko ubwoko bwanjye bucumura. Kuba abatambyi ntibizababuza guhanwa kimwe na rubanda. Nzabahana mbaziza imigenzereze yabo, nzabitura ibibi bakoze. Bazarya ibitambo ariko be guhaga, bazasambanira imbere y'ibigirwamana bashaka ibyara, ariko be kororoka. Jyewe Uhoraho barandetse bayoboka ibigirwamana, ni bwo buraya! “Kunywa divayi ikuze n'iy'ihīra byica umutima. Abantu b'ubwoko bwanjye bahanuza ibigirwamana bibajwe mu biti, baraguza inkoni ngo zibahishurire ibyo bashaka kumenya! Erega kuyoboka ibigirwamana ni bwo buraya! Ni byo bituma bayoba! Bityo babaye indaya barandeka jyewe Imana yabo. Batambira ibigirwamana ibitambo ku mpinga z'imisozi, babyosereza imibavu ku dusozi, ibyo babikorera mu gicucu cy'imyerezi n'iminyinya n'imishishi. Ibyo byose bituma abakobwa banyu bigira indaya, abakazana banyu na bo bigira abasambanyikazi. Abakobwa banyu si bo nzahanira ko bigize indaya, abakazana banyu si bo nzahanira ko bigize abasambanyikazi. Ahubwo nzahana abagabo mbahora kwihugikana indaya, nzabahanira ko bafatanya na zo gutamba ibitambo. Koko ubwoko budashishoza burazima! “Mwa Bisiraheli mwe, nubwo mwigize indaya mutyo, Abayuda bo ntibazabigane ngo bacumure. Ntimukamanuke mujya i Gilugali kunsenga, ntimukanazamuke ngo mujye kunsengera i Betaveni, ntimukarahire muti: ‘Ndahiye Uhoraho.’ “Koko Abisiraheli babaye ibyigomeke nk'ishashi inana: none se jyewe Uhoraho nabasha nte kubaragira nk'uragira abana b'intama mu rwuri rugari? Abefurayimu bihambiriye ku bigirwamana, nimubihorere. Iyo bamaze kunywa, baryamana n'indaya. Abatware babo bakunda ibiteye isoni cyane. Bazajyanwa nk'ibintu bijyanywe n'umuyaga, ibitambo batambiraga ibigirwamana bizabakoza isoni. “Mwa batambyi mwe, nimwumve ibi, rubanda rw'Abisiraheli, namwe nimubyiteho, mwa bikomangoma mwe, namwe nimutege amatwi, koko ni mwebwe mwese mushinjwa! I Misipa mwateze umutego ubwoko bwanjye, ku musozi wa Taboru na ho mwabubereye ikigusha. Ibyigomeke byakabije ubwicanyi, nanjye nzabihana byose. Abefurayimu ndabiyiziye, abo Bisiraheli nta cyo bashobora kumpisha, mwebwe Abefurayimu mwayobotse ibigirwamana, ni bwo buraya. Koko Abisiraheli barandavuye.” Ibyo bakora ntibituma bagarukira Imana yabo, koko bwa buraya bubaba mu maraso. Erega ntibamenya Uhoraho! Ubwirasi bw'Abisiraheli ni bwo bubashinja, Abefurayimu ari bo Bisiraheli baguye mu bicumuro, Abayuda na bo babiguyemo hamwe na bo. Bajya kuramya Uhoraho, bajyana imikumbi n'amashyo byo kumutambira, nyamara ntibamubona, koko yitandukanyije na bo. Bahemukiye Uhoraho babyara abana b'ibinyandaro, mu kwezi kumwe bazaba bamaze gutsembanwa n'igihugu cyabo. Nimuvugirize ihembe i Gibeya mujye ku rugamba! Nimuvugirize impanda i Rama! Muvugirize induru i Betaveni muti: “Mwa Babenyamini mwe, turabateye!” Umunsi Abefurayimu bahanwe bazashiraho, iryo hame ndimenyesheje imiryango y'Abisiraheli. Uhoraho aravuga ati: “Abatware b'u Buyuda bimuye imipaka bararengēra, nzarakara mbahururane nk'umuvumba w'amazi. Abefurayimu batwazwa igitugu, igihano bahawe kirabashegeshe, babitewe no kwihambira ku bitagira umumaro. Nzamunga Abefurayimu nk'imungu imunga imyaka, Abayuda nzabamerera nk'ikimungu. Abefurayimu bamenye ko barwaye, Abayuda na bo bamenye ko barwaye igisebe. Abefurayimu batabaje Abanyashūru, bohereje intumwa ku mwami wabo ukomeye. Nyamara mwebwe ntashobora kubavura, nta muti afite w'ibisebe murwaye. Abefurayimu nzabatera nk'intare, Abayuda na bo nzabatera nk'intare y'inkazi. Jyewe ubwanjye nzabatanyagura, nigendere mbajyanye ho umuhīgo, ntawe uzawunkura mu nzara. “Nzigendera nisubirire iwanjye, nzagumayo kugeza ubwo bemeye ko bancumuyeho banyambaze, nibagera mu byago bazanyambaza bashyizeho umwete.” Abantu baravuga bati: “Nimureke tugarukire Uhoraho, erega ni we wadutanyaguje, ni na we uzatuvura! Ni we wadukomerekeje, ni na we uzatwomora! Mu minsi ibiri cyangwa itatu azaduhembura, azaduhagurutsa twibanire na we. Nimuze tumenye Uhoraho, dushishikarire kumumenya, nk'uko umuseke utabura gukeba, ni ko na we atazabura kutugoboka. Nk'uko imvura itabura kugwa, ni ko atazabura kutugeraho, azatugeraho nk'imvura y'itumba isomya ubutaka.” Uhoraho aravuga ati: “Mwa Befurayimu mwe, mbagenze nte? Mwa Bayuda mwe, namwe mbagenze nte? Umurava mugira uyoyoka nk'igihu cya mu gitondo, ushira nk'ikime gishira hakiri kare. Ni cyo gituma mbahana mbinyujije ku bahanuzi, amagambo mbatumaho ni yo abacira urwo gupfa. Ibyemezo nabafatiye birasobanutse. icyo mbashakaho si ibitambo, ahubwo ni uko mugira impuhwe. Jyewe Imana yanyu, nshaka ko mūmenya, bindutira ko muntambira ibitambo bikongorwa n'umuriro.” Uhoraho aravuga ati: “Bishe Isezerano ryanjye bari ahitwa Adamu, aho ni ho bampemukiriye. I Gileyadi hari umujyi wiganjemo inkozi z'ibibi, urangwa n'ubwicanyi. Abatambyi birema agatsiko, bameze nk'abambuzi bubikiye umuntu mu gico, bicira abagenzi mu nzira igana i Shekemu! Erega ibyo bikojeje isoni! Mu Bisiraheli nahabonye ibiteye ishozi, Abefurayimu bahayobokeye ibigirwamana, ni bwo buraya. Abisiraheli barandavuye. “Mwa Bayuda mwe, namwe mbateganyirije igihano. “Iyo nshatse gusubiza ubwoko bwanjye ishya n'ihirwe, “iyo nshatse gukiza Abefurayimu ari bo Bisiraheli, ibicumuro byabo birigaragaza, ibibi bakorera i Samariya na byo birigaragaza. Dore nawe buri muntu ariganya mugenzi we, ibisambo bimena amazu bikiba, abambuzi na bo bakambura abantu ku mugaragaro. Ntibajya bibwira ko nzirikana ibicumuro byabo byose, nyamara ibibi bakora birabazengurutse, nta na kimwe ntabona.” Uhoraho aravuga ati: “Abisiraheli bashimisha umwami wabo bagambiriye gukora ibibi, bariganya abatware babo. Bose ni abagambanyi, bameze nk'umuriro wacikiye mu ifuru, umukozi w'imigati areka kuwenyegeza, agafunyanga irobe ry'imigati, yamara gutumba wa muriro ukayihīsha. Ku munsi w'ibirori by'umwami wacu, we n'abatware banywa inzoga nyinshi bakarwara, umwami asābāna n'abamuseka. Abamugambanira bamwiyegereza bakaze nk'umuriro wo mu ifuru, ijoro ryose umujinya wabo uracwekera, mu museso ukagurumana nk'umuriro. Umujinya wabo bose ugurumana nk'ifuru, bagatsemba abategetsi babo. Abami babo bose baricwa, nyamara nta n'umwe muri bo untakambira. “Abefurayimu bishingikirije ku yandi mahanga, Abefurayimu bakunda gufata impu zombi. Bifatanya n'amahanga bigatuma imbaraga zabo zikendera, nyamara bo ntibabimenye, igihugu cyabo kigeze aharindimuka, nyamara bo ntibabimenya. Ubwirasi bw'Abisiraheli ni bwo bubashinja, ariko jyewe Uhoraho Imana yabo ntibangarukira, nubwo bimeze bityo ntibigera bantakambira. Erega Abefurayimu ni nk'inuma y'igicucu itagira ubwenge! Rimwe batakira Abanyamisiri, ubundi bagatakambira Abanyashūru. Ubwo bazaba bagiye kubatakambira, nzabahanura bagwe nk'uhanuza inyoni umutego, nimenya ko bateranye nzabakacira. Abefurayimu bazabona ishyano kuko bandetse. Bazarimbuka kuko bangomeye, jyewe nshaka kubabohoza, nyamara bo ntibambwiza ukuri. Ntibantakambira babikuye ku mutima, ahubwo baborogera ku mariri yabo. Barikebagura kugira ngo ingano n'imizabibu byabo birumbuke, uko ni ko bangomera. Ni jye wabareze ndabakuza mbaha gukomera, nyamara bo bagiye inama zo kungomera. Ntibangarukira jyewe Usumbabyose, bantetereza nk'umuheto utetereza nyirawo. Abatware babo bazicishwa inkota, bazazira amagambo yabo y'agasuzuguro, ni cyo gituma Abanyamisiri bazabaha urw'amenyo.” “Vuza ihembe uburire abantu! Dore abanzi bateye igihugu cyanjye, bameze nk'ikizu kigiye gukacira umuhīgo. Koko Abisiraheli bishe Isezerano ryanjye, banze gukurikiza Amategeko yanjye. Barantakambira bati: ‘Mana yacu, turakwemera!’ Nyamara Abisiraheli banze ibyiza, bityo abanzi bazabatoteza. Biyimikira abami ntabibategetse, bishyiriraho abatware batangishije inama. Biremera ibigirwamana mu ifeza no mu izahabu, ni cyo gituma bazarimbuka. Mwa batuye i Samariya mwe, ishusho y'inyana muramya nyanga urunuka! Ni yo mpamvu uburakari bwanjye bubagurumaniye. Mbese muzananirwa kuba indakemwa mugeze ryari? Iyo nyana si imana, yacuzwe n'umunyabukorikori w'Umwisiraheli, koko iyo nyana y'Abanyasamariya izajanjagurika. Abisiraheli babibye umuyaga, bazasarura serwakira. Bameze nk'ingano zidafite amahundo, nta fu zigira. Nubwo bakweza imyaka, abanyamahanga bazayibanyaga. Abisiraheli bazajyanwa ho iminyago, bagenza nk'abanyamahanga, nta kamaro bagifite. Bagiye gutakambira Abanyashūru, Abefurayimu ntibava ku izima, bameze nk'indogobe y'ishyamba yigize ingunge. Baguriye ibihugu by'incuti kugira ngo bibarinde. Naho bagurira ibihugu by'amahanga, ubu ngiye kubakoranyiriza hamwe mbahane. Hasigaye igihe gito, umwami wa Ashūru akabicisha agahato. “Abefurayimu bubatse intambiro nyinshi zo guhongerera ibyaha, ariko zabahindukiye impamvu zo gucumura. Nabandikiye amabwiriza ibihumbi n'ibihumbi, nyamara bo bayafashe nk'aho atari bo agenewe. Bantambirira ibitambo bakarya inyama zabyo, ariko jyewe Uhoraho simbyishimira. Kuva ubu sinzabababarira ibicumuro byabo, nzabahana mbaziza ibyaha byabo, nzabacira mu Misiri. Abisiraheli biyubakiye ingoro zo kwiberamo, nyamara bimūye Umuremyi wabo. Abayuda na bo biyubakiye imijyi y'intamenwa myinshi, nyamara iyo mijyi nzayiha inkongi y'umuriro, inkongi izatsemba amazu yabo akomeye.” Mwa Bisiraheli mwe, mwikwishīma, mwinezerwa nk'abanyamahanga. Mwaretse Imana yanyu muyoboka Bāli, ni bwo buraya. Mwishimiye ko imbuga zanyu zose zuzuye ingano, mwibwiye ko ari ikiguzi Bāli ibahonze. Ingano zo ku mbuga zabo ntizizabahaza, amavuta bakamura mu minzenze na yo ni uko, divayi nshya na yo nta yo bazibonera. Abefurayimu ntibazaguma mu gihugu Uhoraho yabatujemo, ahubwo bazasubizwa mu Misiri, muri Ashūru bazaharira ibyokurya bihumanya. Ntibazatura Uhoraho divayi ho ituro risukwa, ntibazabasha kumutambira ibitambo bimushimisha, byababera igihumanya nk'ibyokurya byo mu gihe cy'icyunamo, ubiriye wese aba ahumanye. Koko ibyokurya byabo ni bo bazabyirira, ntibizinjizwa mu nzu y'Uhoraho ngo biturwe ho ituro. Mbese bazajya bakora iki ku munsi mukuru? Ku minsi mikuru y'Uhoraho bazabigenza bate? Nubwo Abisiraheli bahunga kugira ngo batarimbuka, Abanyamisiri bazabakacira babice, imirambo yabo izahambwa i Memfisi. Umutungo wabo w'ifeza uzarengwaho n'igisura, aho bari batuye hazamera ibitovu. Iminsi yo guhana Abisiraheli iregereje, iminsi yo guhōrwa kwabo irageze, ngaho nibabimenye! Baravuga bati: “Uyu muhanuzi ni igicucu, uyu muntu ukoreshwa na Mwuka ni umusazi!” Ibyo bavuga babiterwa n'ibicumuro byabo byinshi, banabiterwa n'urwango rukomeye bagira. Imana yanjye yangize umuhanuzi, yanshyiriyeho kuba umurinzi uburira Abefurayimu. Nyamara aho nyura hose banteze imitego nk'abatega inyoni, mu gihugu Imana yabatujemo barandwanya. Bakabije gukora amarorerwa nk'ayakorewe i Gibeya, Imana ntizabababarira ibicumuro byabo, izabahanira ibyaha bakora. Uhoraho aravuga ati: “Ubwo nabonaga Abisiraheli narishimye, nabaye nk'ubonye imbuto z'imizabibu mu butayu, ubwo nabonaga ba sogokuruza banyu narishimye, nabaye nk'ubonye imbuto z'umutini zihishije mbere. Nyamara bageze i Pewori biyegurira Bāli ihasengerwa, biyeguriye igiteye isoni, babaye ikizira giteye ishozi nk'icyo kigirwamana bakunze. Ikuzo ry'Abefurayimu rizabashiraho nk'inyoni igurutse, ntawe uzongera kubyara, nta n'uzongera gutwita, habe no gusama inda. Nubwo bagira abana bakabarera, nzababagomwa he gusigara n'umwe. Abefurayimu bazabona ishyano ubwo nzaba mbaretse! Ndabona Abefurayimu baguwe neza, bameze nk'imikindo iteye mu murima urumbuka, nyamara bazashorera abana babo babashyire ubica.” Uhoraho, mbese wabahanisha iki? Abagore babo ubahanishe gukuramo inda, amabere yabo ye kwigera yonsa. Uhoraho aravuga ati: “Ubugome bwose bw'Abefurayimu bwigaragarije i Gilugali, aho ni ho natangiriye kubanga. Kubera ibibi bakora nzabaca mu gihugu nabatujemo, sinzongera kubakunda ukundi, abatware babo bose banyigometseho. Abefurayimu bazamera nk'igihingwa cyumye imizi kitera imbuto, nubwo babyara, nzatsemba abana babo bakunda.” Imana yanjye izabareka kuko batayumviye, bazahinduka inzererezi mu mahanga. Abisiraheli bororotse nk'umuzabibu utoshye wera imbuto, uko barushagaho kororoka, ni ko barushijeho kwiyubakira intambiro nyinshi, uko igihugu cyabo cyarushagaho kuba cyiza, ni ko barushagaho kurimbisha inkingi z'amabuye basenga. Buzuye uburiganya, none dore bagiye kubihanirwa. Uhoraho azasenya intambiro zabo, azarimbura n'inkingi z'amabuye basenga. Koko baravuga bati: “Nta mwami dufite kuko tutubashye Uhoraho. Ese ubundi umwami yatumarira iki?” Bavuga amagambo y'impfabusa, barahira indahiro z'ibinyoma, bashyira umukono ku masezerano, impaka bagira zirandagatana nk'umuhoko mu buhinge. Abatuye i Samariya baratinya, baratinya kuzabura amashusho y'inyana baramyaga i Betaveni. Abaramya ayo mashusho barayaborogera, abatambyi bayo na bo baraboroga. Abayaramya bishimira uko arimbishijwe, nyamara agiye kujyanwa ho iminyago! Ya shusho y'inyana na yo izajyanwa muri Ashūru, izaturwa umwami ukomeye waho. Abefurayimu ari bo Bisiraheli bazakorwa n'isoni, koko bazamwara kubera ubutiriganya bwabo. Samariya izarimbuka, umwami waho azajyanwa buheriheri nk'ibango rijyanywe n'uruzi. Ahasengerwa ibigirwamana hagakorerwa ibicumuro hazarimbuka, ni ho Abisiraheli bakorera ibyaha. Ibitovu n'amahwa bizamera ku ntambiro zaho. Bazinginga imisozi bati: “Nimuduhishe.” Bazinginga udusozi bati: “Nimutugweho.” Uhoraho aravuga ati: “Abisiraheli bancumuraho, kuva igihe cy'i Gibeya bakomeje gucumura. Izo nkozi z'ibibi intambara izazitsembera i Gibeya. Niyemeje guhana Abisiraheli. Amahanga azishyira hamwe abarwanye, azabashyira ku ngoyi kubera ibicumuro byabo byinshi. Kera Abefurayimu bari nk'ishāshi yatojwe kumvira, ntiyanga guhonyora ingano, nashyize umutambiko ku ijosi ryayo ryiza. Abefurayimu na bo nzabakoresha imirimo iremereye, Abayuda nzabambika ibisuka bihinga babikurure nk'ibimasa, abakomoka kuri Yakobo bazasanza amasinde. Mwa Bisiraheli mwe, nimuhinge ahatigeze hahingwa, nimwibibire ubutungane muzasarura ineza. Koko iki ni igihe cyo kunyambaza, jyewe Uhoraho, nimunyambaze mugeze ubwo nzaza nkabahundazaho ubutungane. Mwabibye ubugome musarura ubugizi bwa nabi, mwariye imbuto z'ibinyoma byanyu birabagaruka. “Mwiringiye ubushobozi bwanyu, mwiringiye n'ubwinshi bw'ingabo zanyu. Ni cyo gituma hazaba intambara mu gihugu cyanyu, imijyi ntamenwa yanyu yose izaba amatongo, izasenywa nk'uko Shalumani yasenye i Betarubeli ubwo yahateraga. Yishe abana na ba nyina. Mwa batuye i Beteli mwe, uko ni ko bizabagendekera muzira ubugome bwanyu bukabije, mu museso umwami wa Isiraheli azaba yishwe.” Uhoraho aravuga ati: “Isiraheli akiri umwana naramukundaga, uwo mwana wanjye naramuhamagaye ngo ave mu Misiri. Nyamara uko narushagaho kumuhamagara, ni ko yarushagaho kumpunga. Ibigirwamana Bāli yabitambiraga ibitambo, yoserezaga imibavu amashusho yasengaga. Efurayimu ari we Isiraheli, ni jye wamwigishije kugenda. Namufataga ukuboko agatambuka, nyamara ntiyamenya ko ari jye umwitaho. Naramwiyegereje nkoresheje impuhwe n'urukundo, namutuye umutwaro yari ahetse ndamugaburira. “Abisiraheli ntibazasubira mu gihugu cya Misiri, ahubwo umwami wa Ashūru ni we uzabagenga, koko banze kungarukira. Hazaba intambara mu mijyi yabo, ibihindizo by'amarembo yayo bizavunagurika, intambara izabatsemba kubera imigambi yabo mibi. Ubwoko bwanjye bwiyemeje kundeka! Nubwo bantakambira, jyewe Usumbabyose, nta n'umwe nzakiza. “Mwa Befurayimu mwe, mbese mbagenze nte? Mwa Bisiraheli mwe, ese koko mbareke? Mbese mbarimbure nk'uko narimbuye umujyi wa Adima? Ese mbarimbure nk'uko narimbuye i Seboyimu? Umutima wanjye ntiwankundira kubagirira bene ibyo, impuhwe mbagirira ni nyinshi cyane. Sinzakurikiza uburakari bwanjye bukaze. Mwa Befurayimu mwe, sinzagarurwa no kubarimbura, erega ndi Imana sindi umuntu! Jyewe Umuziranenge mba hagati muri mwe, sinzabarakarira. Jyewe Uhoraho nzatontoma nk'intare, nintontoma abajyanywe ho iminyago bazankurikira, abana banjye bazakangarana bansange bavuye iburengerazuba. Bazakangarana bansange bavuye mu Misiri, bazaza bihuta nk'uruhūri rw'inyoni, bazava no mu gihugu cya Ashūru bihuta nk'inuma, nzongera kubatuza mu mazu yabo.” Uko ni ko Uhoraho avuga. Abefurayimu ku mpande zose barambeshya, abo Bisiraheli barandyarya, nyamara Abayuda bo baracyayoboka Imana, baracyari indahemuka ku Mana nziranenge. Abefurayimu bakurikira ibitagira umumaro, birirwa biruka inyuma y'ibibateza akaga, bahora bagwiza ibinyoma n'urugomo, bagirana amasezerano n'Abanyashūru, nyamara bahakwa ku Banyamisiri babatura amavuta y'iminzenze. Uhoraho afite ibyo ashinja Abayuda, azahana abakomoka kuri Yakobo abahora imigenzereze yabo, azabitura ibibi bakoze. Yakobo akiri no mu nda yaryamiye gakuru, amaze no gukura yakiranye n'Imana. Yakiranye n'Umumarayika aramutsinda, Yakobo ararira amusaba imbabazi. I Beteli ni ho Yakobo yabonye Imana, aho ni ho Imana yavuganiye natwe. Uhoraho ni we Mana Nyiringabo, Uhoraho ni ryo zina yibukirwaho. Noneho mwa bakomoka kuri Yakobo mwe, nimugarukire Imana yanyu, nimujye mugira imbabazi n'ubutabera, mujye muhora mwiringiye Imana yanyu. Abacuruzi banyu bibisha iminzani, bakunda kwiba abaguzi. Abefurayimu baravuga bati: “Erega twarikungahaje twironkera ubukire, ibyo twagezeho byose ni uko twiyushye akuya, nta buriganya twakoresheje, nta cyaha twakoze.” Uhoraho aravuga ati: “Ni jye Uhoraho Imana yanyu, ni jye wabavanye mu gihugu cya Misiri, nzongera mbatuze mu mahema, muzayaturamo nk'igihe nabonaniraga namwe mu butayu. Navuganye n'abahanuzi mbabonekera kenshi, nabwiriye Abisiraheli mu migani mbinyujije ku bahanuzi.” Abatuye i Gileyadi babaye inkozi z'ibibi bashiraho, i Gilugali hatambirwa amapfizi, intambiro zaho zizasenyuka, zizamera nk'ibirundo by'amabuye biri mu murima. Yakobo yahungiye mu karere ka Aramu, Isiraheli uwo yakoreye sebukwe kugira ngo amuhe umugeni, yabaye umushumba w'amatungo ahabwa umugeni. Uhoraho yavanye Abisiraheli mu Misiri akoresheje umuhanuzi, uwo muhanuzi ni we wabarindaga. Nyamara abo Befurayimu barakaje Uhoraho bikabije, azabaryoza amaraso bamennye, agasuzuguro bagize Nyagasani azakabahanira. Iyo ab'umuryango wa Efurayimu bavugaga, abandi barakangaranaga, ni bo bari imena mu yindi miryango y'Abisiraheli, nyamara baracumuye basenga Bāli barapfa. Na n'ubu baracyakomeza gukora ibyaha, bayaza ifeza yabo bakaremamo ikigirwamana. Abanyabukorikori bakoresha ubuhanga bwabo bwose, bahanga amashusho asengwa. Baravuga bati: “Nimuyatambire ibitambo.” Dore abantu barasoma amashusho y'inyana! Ni cyo gituma bazashiraho nk'igihu cya mu gitondo, bazamera nk'ikime gishira hakiri kare, bazamera nk'umurama wo ku mbuga utumurwa n'umuyaga, bazamera nk'umwotsi usohokera mu mwenge w'inzu. Uhoraho aravuga ati: “Ni jye Uhoraho Imana yanyu, ni jye wabakuye mu gihugu cya Misiri. Ntimukagire izindi mana mwemera uretse jye, erega nta wundi ukiza utari jye! Ni jye wabitayeho muri mu butayu, ubwo mwari mu gihugu gikakaye. Nyamara mwageze mu gihugu cyanyu cyiza murarengwa, mumaze kurengwa muhinduka abirasi, ni cyo cyatumye munyirengagiza. Noneho nzabasumira nk'intare, nzabubikirira ku nzira nk'ingwe. Nzabatera nk'ikirura cyambuwe ibyana byacyo, nzabashishimura igituza mbamene umutima, nzabaconshomerera aho nk'intare, ibisigazwa byanyu inyamaswa zizabitanyaguza. “Mwa Bisiraheli mwe, muzatsembwa, muzazira ko mwangomeye kandi ari jye ubatabara. Icyo gihe umwami wanyu ntazabasha kubakiza, ntazabasha kurwana ku mijyi yanyu yose. Mwansabye umwami n'abatware bo kubategeka, abo bategetsi na bo ntibazashobora kubakiza. Nabahaye umwami mbarakariye, none nzamubambura kubera umujinya mbafitiye. Ibicumuro by'Abefurayimu sinzabyibagirwa, ibyaha byabo narabishyinguye. Umugore uramukwa agira ibise, uruhinja rukavuka, nyamara bo bameze nk'uruhinja rutagira ubwenge, rwanga kuva mu nda igihe cyo kuvuka kigeze. Sinzabacungura ngo be kujya ikuzimu, ni koko sinzabakiza urupfu. Wa rupfu we, bateze icyorezo cyawe! Wa kuzimu we, ngaho batsembe! Erega, nta mpuhwe mbafitiye. Igihugu cy'Abisiraheli kirumbuka kurusha icy'Abayuda, nyamara jyewe Uhoraho nzagiteza umuyaga. Uzaza uturutse mu butayu bw'iburasirazuba, amasōko y'Abisiraheli azakama, amariba yabo azuma, ibintu byose by'agaciro babitse bizasahurwa. Abatuye i Samariya bazahanwa, bazahanirwa ko bagomeye Imana yabo. Bazashirira ku icumu, abana babo bazicwa urubozo, abagore babo batwite bazafomozwa. Mwa Bisiraheli mwe, nimugarukire Uhoraho Imana yanyu, koko ibicumuro byanyu ni byo byatumye muyoba. Nimugarukire Uhoraho, mwitegure amagambo yo kumubwira, mumubwire muti: “Tubabarire ibicumuro byacu byose, twakirane ubwuzu, aho kugutura amapfizi tuzagutura ibisingizo. Abanyashūru ntibazabasha kudukiza, ntituzishingikiriza no ku mafarasi y'intambara. Ibyo twiremeye ntituzongera kubyita imana zacu, erega ni wowe gusa ugirira impfubyi impuhwe!” Uhoraho aravuga ati: “Nzabakiza indwara yo kunteshukaho, nzabakunda mbikuye ku mutima, nta burakari nkibafitiye. Nk'uko ikime gihembura imyaka, ni ko nanjye nzahembura Abisiraheli. Bazaba beza nk'indabyo, bazashinga imizi, bazamera nk'ibiti by'inganzamarumbu byo muri Libani. Bazagwira babe benshi, bazamera nk'igiti cyashibutse cyane, bazagira ubwiza nk'ubw'umunzenze, bazatāma impumuro nk'iy'ibiti byo muri Libani. Bazagaruka mbugamishe mu gicucu cyanjye, bazongera bahinge ingano, bazasagamba nk'igiti cy'umuzabibu, bazaba ibirangirire nka divayi yo muri Libani. Abefurayimu ntaho bazaba bagihuriye n'ibigirwamana. Ni jye uzita ku masengesho yabo mbarinde. Nzahora mbamereye nk'igiti gitoshye mbugamishe. Ni jye ubaha uburumbuke.” Ufite ubwenge nasobanukirwe n'ibiri muri iki gitabo, ufite ubushishozi wese nabimenye. Koko ibyo Uhoraho ashaka biraboneye, intungane ni zo zibikora, naho abigomeka ku Uhoraho babiteshukaho. Ubutumwa Uhoraho yahaye Yoweli mwene Petuweli. Mwa basaza mwe, nimwumve iki kibazo, mwa batuye iki gihugu mwese mwe, nimutege amatwi. Ese icyorezo nk'iki cyigeze kibaho mu gihe cyanyu? Mbese cyigeze kibaho mu gihe cya ba sokuruza? Nimubitekerereze abana banyu, na bo bazabitekerereze abana babo, abana babo na bo bazabitekerereze abo bazabyara. Imyaka itatsembwe n'inzige yatsembwe n'isanane, itatsembwe n'isanane yatsembwe n'ubuzikira, itatsembwe n'ubuzikira yatsembwe n'ibihōre. Mwa basinzi mwe, nimusinduke murire, mwa banywi ba divayi mwe, nimuboroge, divayi nshya igiye kubura. Amarumbu y'inzige yateye igihugu cyacu, ntizicogora kandi ntizibarika. Amenyo yazo ni nk'ay'intare, imikaka yazo ni nk'iy'intare y'ingore. Zatsembye imizabibu yacu, zakokoye ibiti byacu by'imitini, zarayishishuye amashami asigara yererana. Ngaho nimuboroge nk'umwari uboroga, uhogojwe n'uko yapfushije umugabo yari kuzashyingirwa. Amaturo y'ibinyampeke n'amaturo asukwa yarabuze, abantu ntibakibona n'ayo bazana mu Ngoro y'Uhoraho, abatambyi bakorera Uhoraho baraboroga. Dore imirima yarononekaye, ubutaka bwarakakaye, ingano zaragwingiye, divayi nshya ntikiboneka, amavuta y'iminzenze na yo yarabuze. Mwa bahinzi mwe, nimwihebe, abahinga imizabibu, nimuboroge. Nimuboroge kubera ko ingano zanyu za nkungu zarumbye, iza bushoki kimwe n'imyaka yose yo mu mirima na byo ni uko. Imizabibu yarumye, ibiti by'imitini byararabiranye, ibiti by'imikomamanga n'imikindo n'iby'amapera na byo ni uko, ibiti byose byo mu mirima byarumye. Bityo nta byishimo bikirangwa mu bantu. Mwa batambyi mwe mushinzwe iby'urutambiro rw'Uhoraho, mwebwe mukorera Imana yacu, nimwambare imyambaro igaragaza akababaro, nimurire muboroge. Nimukeshe ijoro mwambaye iyo myambaro, dore amaturo y'ibinyampeke n'amaturo asukwa yarabuze, ntagihinguka mu Ngoro y'Imana yanyu. Nimutangaze igihe cyo kwigomwa kurya, nimuhamagaze abantu baze mu ikoraniro ryeguriwe Imana. Nimukoranye abakuru n'abatuye mu gihugu bose, bateranire mu Ngoro y'Uhoraho Imana yanyu, mwese nimutakambire Uhoraho. Umunsi w'Uhoraho uregereje, mbega umunsi uteye ubwoba! Uwo munsi uzaza ari kirimbuzi giturutse ku Mana Nyirububasha. Dore ibyari bidutunze ntibikiboneka, ibyishimo n'umunezero ntibikirangwa mu Ngoro y'Imana yacu. Imbuto zumiye mu mayogi, ingano zaragwingiye, ibigega birimo ubusa, imitiba na yo yarasenyutse. Nimwumve ngo amatungo araboroga! Amatungo maremare yabuze inzuri, arakubita hirya no hino, amatungo magufi na yo arenda gupfa. Uhoraho, ni wowe ntakambira! Dore umuriro watwitse inzuri zo mu cyanya, inkongi y'umuriro yatsembye ibiti byose byo mu gasozi. Inyamaswa ni wowe zitezeho amakiriro, dore imigezi yarakamye, umuriro na wo watwitse inzuri zo mu cyanya. Nimuvugirize ihembe i Siyoni, nimuvugirize induru kuri uwo musozi Uhoraho yitoranyirije. Abatuye mu gihugu bose nibahinde umushyitsi, dore umunsi w'Uhoraho uregereje, koko uradusatiriye cyane. Ni umunsi w'umwijima n'icuraburindi, ni umunsi urimo ikibunda n'ibihu. Dore igitero cy'inzige kiraje, ni nyinshi cyane kandi ziteye ubwoba, zije zimeze nk'umuseke weya mu mpinga z'imisozi. Kuva kera ibyo ntibyigeze bibaho, nta n'ubwo bizongera kubaho ukundi. Aho zigeze zihatsemba nk'umuriro, aho zinyuze zisiga zihayogoje nk'inkongi y'umuriro. Aho zitaragera haba hameze nka bwa busitani bwa Edeni, aho zinyuze hasigara ari imbuga, ntizigira icyo zisiga. Ubwazo zisa n'amafarasi, zihuta nk'amafarasi yiruka. Iyo ziturutse mu mpinga z'imisozi, ugira ngo ni umuriri w'amagare y'intambara, ni nk'umuriri w'umuriro ukongora ibishakashaka. Ni nk'ingabo z'intwari zakereye kugaba igitero. Aho zihingutse abantu bamarwa n'ubwoba, abazibonye bose barasuherwa. Izo nzige zihuta nk'ingabo z'intwari, zurira urukuta nk'abarwanyi kabuhariwe, zose zigenda ziromboreje, ntiziteshuka inzira yazo. Nta ruzige rubyiga urundi, buri ruzige ruromboreza inzira yarwo. Ziroha ku bizikoma imbere zikabinyuraho, ntakibasha kuzitatanya. Ziroha mu mijyi, ziruka ku nkuta zayo, zinjira mu mazu, zinyura mu madirishya nk'abajura. Isi iratigise kubera izo nzige, ijuru rirahungabanye. Zituma izuba n'ukwezi bicura umwijima, inyenyeri na zo ntizikimurika. Uhoraho arangaje imbere y'inzige ari zo ngabo ze, arangurura ijwi nk'iry'inkuba, ingabo zisohoza ibyo ategetse ni nyinshi kandi zirakomeye. Koko umunsi w'Uhoraho urakomeye kandi uteye ubwoba cyane! Erega ntawe uzabasha kuwurokoka! Uhoraho aravuga ati: “Ngaho nimungarukire mubikuye ku mutima, nimwigomwe kurya, murire muboroge.” Erega aho gushishimura imyambaro yanyu, nimugaragaze ko mwihannye. Nimugarukire Uhoraho Imana yanyu, erega agira imbabazi n'impuhwe, atinda kurakara kandi yuje urukundo, arigarura ntateze abantu ibyago! Ahari Uhoraho Imana yanyu yakwisubiraho, ahari yakwigarura akabaha umusaruro utubutse, bityo muzabona amaturo y'ibinyampeke n'amaturo asukwa yo kumutura. Nimuvugirize impanda i Siyoni, nimutangaze igihe cyo kwigomwa kurya, nimuhamagaze abantu baze mu ikoraniro ryeguriwe Imana. Nimukoranye rubanda rwose, nimutangaze ikoraniro ryeguriwe Imana. Nimukoranye abasaza barizemo, nimuhamagaze urubyiruko n'abana bakiri ku ibere, umukwe n'umugeni baherutse gushyingiranwa na bo nibaze. Abatambyi bakorera Uhoraho nibarire, baririre hagati y'umuryango w'Ingoro n'urutambiro, nibamutakambire bagira bati: “Uhoraho, twebwe ubwoko bwawe utugirire impuhwe, twebwe umwihariko wawe ntiwemere ko dusuzugurwa, abanyamahanga be kutugira iciro ry'imigani, be kuvuga mu mahanga bati: ‘Imana yabo yabamariye iki?’ ” Uhoraho yakundwakaje igihugu cye, ubwoko bwe yabugiriye impuhwe. Yumvise gutakamba k'ubwoko bwe, arabubwira ati: “Dore ngiye kubahesha ingano na divayi nshya n'amavuta y'iminzenze, bityo muzagira ibibasagutse. Sinzongera kwemera ko abanyamahanga babasuzugura. Nzirukana inzige zibatera ziturutse mu majyaruguru, nzazihashya zihungire mu butayu bw'agasi, izo mu cyiciro cy'imbere nzaziroha mu Kiyaga cy'Umunyu, naho izo mu cyiciro cy'inyuma nzirohe mu Nyanja ya Mediterane. Intumbi z'izo nzige zizanuka, umunuko wazo uzuzura ikirere. Nzazitsemba kuko zakabije kugira nabi. “Wa butaka we, wikwiheba, ahubwo ishime unezerwe kuko jyewe Uhoraho nakoze ibihambaye. Mwa nyamaswa mwe, mwikwiheba, dore inzuri zo mu cyanya zitangiye gutoha, ibiti bihunzeho imbuto ziribwa, imitini n'imizabibu na byo birarumbutse cyane. “Mwa batuye i Siyoni mwe, namwe nimunezerwe, nimunyishimire jyewe Uhoraho Imana yanyu. Dore nabahaye imvura y'umuhindo ku rugero rukwiye, nabavubiye imvura y'umuhindo n'iy'itumba nk'uko bisanzwe. Imbuga muhuriraho zizuzura ingano, ibibindi mudahiramo bizasendera divayi nshya, bizasendera n'amavuta y'iminzenze. Nzabashumbusha ibyariwe n'inzige kumara ya myaka yose, nzabashumbusha ibyariwe n'isanane n'ubuzikira n'ibihore, izo ni zo ngabo zanjye zikomeye nabateje. Muzajya murya mwijute, jyewe Uhoraho Imana yanyu muzansingiza, muzansingiza kubera ibitangaza nabakoreye, mwebwe ubwoko bwanjye ntimuzongera gukorwa n'isoni. Mwa Bisiraheli mwe, muzamenya ko mba hagati muri mwe, muzamenya ko jyewe Uhoraho ndi Imana yanyu, nta yindi Mana ibaho. Koko mwebwe ubwoko bwanjye ntimuzongera gukorwa n'isoni.” Uhoraho aravuga ati: “Hanyuma y'ibyo nzasuka Mwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n'abakobwa banyu bazahanura, abasaza bo muri mwe bazabonekerwa mu nzozi, abasore banyu na bo bazagira iyerekwa. Icyo gihe nzasuka Mwuka wanjye no ku bagaragu no ku baja. Nzerekana ibitangaza ku ijuru no ku isi, hazaboneka amaraso n'umuriro n'umwotsi ucucumuka. Izuba rizijima, ukwezi kuzasa n'amaraso, umunsi w'Uhoraho uzaba utaragera, wa munsi ukomeye kandi uteye ubwoba.” Umuntu wese uzatakambira Uhoraho azakizwa. Koko nk'uko Uhoraho yabivuze, hazagira abasigara ku musozi wa Siyoni n'ahandi muri Yeruzalemu, abo Uhoraho azatoranya bazarokoka. Dore amagambo ya Amosi, umwe mu borozi b'i Tekowa. Aravuga ibyo yeretswe ku gihugu cya Isiraheli ku ngoma ya Uziya umwami w'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi umwami wa Isiraheli. Hari hasigaye imyaka ibiri kugira ngo habe wa mutingito w'isi. Uhoraho avugiye i Siyoni nk'intare itontoma, yumvikanira i Yeruzalemu nk'inkuba ihinda, inzuri abashumba baragiramo ziraraba, impinga z'umusozi wa Karumeli zirumirana. Uhoraho aravuga ati: “Abanyasiriya b'i Damasi bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bahuraguje Abanyagileyadi ibibando by'ibyuma. Nzaha inkongi ingoro y'Umwami Hazayeli, nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa bya Benihadadi. Nzamenagura inzugi z'i Damasi, nzatsembaho abatuye ikibaya cya Aveni, nzatsemba n'umutegetsi wa Betedeni. Abanyasiriya bazajyanwa ho iminyago i Kiri.” Uko ni ko Uhoraho avuga. Uhoraho aravuga ati: “Abafilisiti b'i Gaza bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bajyanye ho iminyago imbaga y'abantu, babagurisha Abedomu kugira ngo babe inkoreragahato. Nzaha inkongi inkuta z'umujyi wa Gaza, nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa byawo. Nzarimbura abatuye Ashidodi, nzarimbura n'umutegetsi wa Ashikeloni, nzatsemba abatuye Ekuroni, Abafilisiti bazashirira ku icumu.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga. Uhoraho aravuga ati: “Abanyafenisiya b'i Tiri bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bagurishije imbaga y'inkoreragahato ku Bedomu, baciye ku masezerano yo kubana kivandimwe. Nzaha inkongi inkuta z'umujyi wa Tiri, nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa byawo.” Uhoraho aravuga ati: “Abedomu bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bafashe inkota bagatoteza bene wabo, erega ntibabagiriye impuhwe, bahoraga babarakariye babarwaye inzika! Nzaha inkongi umujyi wa Temani, nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa by'i Bosira.” Uhoraho aravuga ati: “Abamoni bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bafomoje abagore batwite bo muri Gileyadi, bari bagamije kwagura akarere kabo. Nzatwika inkuta z'umujyi wa Raba, nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa byawo. Uwo munsi uzaba ari uw'imirwano wuzuye urusaku rw'intambara, uzaba wuzuye n'inkubi y'umuyaga na serwakira. Umwami wabo azajyanwa ho umunyago, abatware be na bo bazajyana na we.” Uko ni ko Uhoraho avuga. Uhoraho aravuga ati: “Abamowabu bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko batwitse amagufwa y'umwami wa Edomu, bayahinduye ivu. Nzaha inkongi igihugu cya Mowabu, nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa by'umujyi wa Keriyoti. Hazaba induru n'urusaku rw'intambara n'urw'impanda, Abamowabu bazashirira ku icumu. Nzatsemba umwami wabo, nzamwicana n'abatware baho bose.” Ni ko Uhoraho avuga. Uhoraho aravuga ati: “Abayuda bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko batesheje agaciro Amategeko yanjye, ntibakurikije amateka natanze, barayobye bakurikiza ba sekuruza, bayobotse ibigirwamana. Nzaha inkongi igihugu cy'u Buyuda, nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa bya Yeruzalemu.” Uhoraho aravuga ati: “Abisiraheli bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bagurisha intungane ngo ibe inkoreragahato, bagurisha n'umukene wananiwe kwishyura inkweto! Bakandamiza rubanda rugufi, barangarana abanyabyago, umuhungu na se baryamana n'umukobwa umwe, bityo bagatukisha izina ryanjye riziranenge. Bafata imyambaro y'abakene ho ingwate, ni yo baryamaho nijoro aho batambira ibitambo, bafatīra inzoga bakazinywera mu ngoro z'ibigirwamana byabo. Nyamara jyewe narabarwaniriye ntsemba Abamori. Nubwo bareshyaga n'ibiti by'inganzamarumbu, nubwo bari bakomeye nk'ibiti by'imishishi, nabatsembye nk'utsemba igiti n'imbuto zacyo agiturutse mu bushorishori, nabatsembye nk'utsemba igiti agiturutse mu mizi. “Mwa Bisiraheli mwe, nari narabakuye mu gihugu cya Misiri, nabayoboye mu butayu imyaka mirongo ine, mbageza aho mwigarurira igihugu cy'Abamori. Nahagurukije abahanuzi mu bahungu banyu, nahagurukije abanaziri mu basore banyu. Mbese si uko byagenze mwa Bisiraheli mwe?” Uko ni ko Uhoraho avuga. “Nyamara abanaziri mwabuhiye inzoga, abahanuzi na bo mwababujije guhanura. “Dore jyewe ngiye kubahonyora, mbahonyore nk'igare ryuzuye ibisarurwa. Umwirutsi ntazagera aho ahungira, umunyambaraga azacika intege, intwari na yo ntizacika ku icumu, urwanisha umuheto ntazihagararaho. Impayamaguru ntizashobora guhunga, ugendera ku ifarasi na we ntazabasha kurokoka, uwo munsi n'intwari kabuhariwe izahunga imbokoboko!” Uko ni ko Uhoraho avuga. Mwa Bisiraheli mwe, bwoko bwose Uhoraho yavanye mu Misiri, nimwumve icyo abavugaho agira ati: “Mu mahanga yose atuye ku isi, ni mwebwe mwenyine nahisemo, ni yo mpamvu nzabahanira ibicumuro byanyu byose.” Mbese abantu babiri bafatanya urugendo batabanje kubisezerana? Mbese intare yatontomera mu ishyamba itari ku muhigo? Ese icyana cy'intare cyo cyakankamira mu isenga nta cyo cyafashe? Mbese inyoni yafatwa mu mutego nta wawuteze? Ese umutego wo wapfa gushibuka nta kiwukomye? Mbese impanda y'imbūzi yarangururira mu mujyi, abawutuye ntibamarwe n'ubwoba? Ese hari icyago gitera mu mujyi atari Uhoraho ugiteje? Erega Nyagasani Uhoraho nta cyo akora, atabanje kugihishurira abagaragu be b'abahanuzi! Intare yivuze ni nde utagira ubwoba? Nyagasani Uhoraho avuze ni nde utahanura? Nimujye Ashidodi mutangarize abatuye ibigo ntamenwa byaho, mujye no mu Misiri mutangarize abatuye ibigo ntamenwa byaho, mubatangarize muti: “Nimukoranire ku misozi ikikije umujyi wa Samariya, mwirebere imvururu zikaze ziwurimo, mwirebere n'uburyo abawurimo bakandamizwa.” Uhoraho aravuga ati: “Abanyasamariya nta gitunganye bakora, ibigo ntamenwa byabo babirundamo ibyo bambura n'ibyo basahura.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Umwanzi azagota igihugu cyanyu, ibigo bikomeye byanyu azabisenya, ibigo ntamenwa byanyu azabisahura.” Uhoraho avuga ku byerekeye Abisiraheli b'i Samariya, bidamararira mu ntebe no mu mariri binepa agira ati: “Nk'uko umushumba atesha intare intama, akayambura amaguru cyangwa agace k'ugutwi, ni ko muri bo hazarokoka bake.” Nyagasani Uhoraho Imana Nyiringabo aravuga ati: “Nimutege amatwi mwumve, muzambere abagabo b'ibyo nzakorera abakomoka kuri Yakobo. Umunsi uzagera mpanire Abisiraheli ibicumuro byabo, nzasenya intambiro z'i Beteli, amahembe y'inguni z'izo ntambiro azavunagurika agwe hasi. Nzasenya amazu babamo mu gihe cy'imbeho, nzasenya n'ayo babamo mu mpeshyi, amazu atatse amahembe y'inzovu azariduka, amazu akomeye na yo azasenyagurika.” Uko ni ko Uhoraho avuga. Mwa Banyasamariyakazi mwe, mwebwe mwahonjotse nk'inka z'i Bashani, nimwumve iri jambo, mukandamiza abanyantegenke mugapyinagaza abakene, mubwira abagabo banyu muti: “Nimutuzanire inzoga twinywere.” Nyagasani Uhoraho yarahiye ubuziranenge bwe ati: “Dore igihe kizagera abanzi babakurubanishe inkonzo, abasigaye bazakurubanishwa ururobo nk'amafi. Muzanyuzwa mu byuho by'inkuta z'umujyi, buri wese muri mwe anyuzwe mu cyuho kimuri imbere, imirambo yanyu izajugunywa i Herumoni.” Uko ni ko Uhoraho avuga. “Mwa Bisiraheli mwe, nimujye i Beteli mucumure, mujye n'i Gilugali mugwize ibicumuro byanyu, bukeye bwaho mu gitondo mutambe ibitambo, mutange na kimwe cya cumi ku munsi wa gatatu. Muture ibitambo hamwe n'imigati isembuwe, murate amaturo y'ubushake mwatanze. Koko ni byo bibashimisha, mwa Bisiraheli mwe!” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga. “Mu mijyi yanyu yose nabateje gusonza, aho mutuye hose nabateje inzara, nyamara ntimwigeze mungarukira.” Uko ni ko Uhoraho avuga. “Ni nanjye wabimye imvura, hari hasigaye amezi atatu ngo musarure. Mu mujyi umwe nagushije imvura, mu wundi sinayigusha. Umurima umwe waguyemo imvura ubutaka burasoma, undi ntiyawugwamo ubutaka burakakara. Abantu baturutse mu mijyi itari imwe, baradogadoga bajya mu wundi mujyi gushaka amazi yo kunywa, ntibahabonye abamara inyota, nyamara ntimwigeze mungarukira.” Uko ni ko Uhoraho avuga. “Ibihingwa byanyu nabiteje kuma no kubora, inzige zatsembye imirima yanyu n'imizabibu yanyu, zatsembye n'imitini yanyu n'iminzenze yanyu, nyamara ntimwigeze mungarukira.” Uko ni ko Uhoraho avuga. “Nabateje ibyorezo nk'ibyo nateje Abanyamisiri, abasore banyu narabaretse bashirira ku rugamba, amafarasi yanyu narayaretse ajyanwa ho iminyago, nabateje umunuko w'intumbi mu nkambi zanyu, nyamara ntimwigeze mungarukira.” Uko ni ko Uhoraho avuga. “Narimbuye bamwe muri mwe, nabagenje nk'ab'i Sodoma n'i Gomora, mwebwe mwarokotse nk'urukwi rurokotse umuriro, nyamara ntimwigeze mungarukira.” Uko ni ko Uhoraho avuga. “None mwa Bisiraheli mwe, ngiye kubahana, mwa Bisiraheli mwe, nimwitegure tuzabonana, ndi Imana yanyu.” Koko ni yo yahanze imisozi, ni yo yaremye umuyaga, ni na yo ihishurira umuntu imigambi yayo, ni yo ihindura umucyo umwijima, ni yo itambagira impinga z'imisozi, izina ryayo ni Uhoraho Imana Nyiringabo. Mwa Bisiraheli mwe, nimwumve iri jambo riberekeye ngiye kubabwira: ni indirimbo y'umuborogo. Abisiraheli baratsinzwe, ntibazongera kubyutsa umutwe. Basigaye bigunze bonyine mu gihugu cyabo, ntibafite umuntu wo kubagoboka. Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Mu mujyi umwe hazaturuka Abisiraheli igihumbi bagiye ku rugamba, nyamara hazatabaruka ijana gusa, mu wundi hazaturuka ijana, nyamara hazatabaruka icumi gusa.” Uhoraho arabwira Abisiraheli ati: “Nimunyoboke kugira ngo mubeho. Ntimuyoboke iby'i Beteli, ntimukajye n'i Gilugali, ntimugafate urugendo ngo mujye i Bērisheba, erega Abanyagilugali bazajyanwa ho iminyago, naho i Beteli hazarimbuka!” Mwa bakomoka kuri Yozefu mwe, nimuyoboke Uhoraho kugira ngo mubeho, naho ubundi azabatsemba nk'umuriro, i Beteli hazakongoka ntawe uzabasha kuhazimya. Ubutabera mwarabugoretse busharira nk'indurwe, ubutungane mwarabwamaganye. Uwaremye inyenyeri zitwa Puleyadi n'izitwa Oriyoni, uweyura umwijima igitondo kigatangaza, utuma umunsi wira ijoro rikagwa, ukoranya amazi y'inyanja akayakwiza ku butaka, izina rye ni Uhoraho. Ni we utuma abanyamaboko barimbuka, ni na we utuma umujyi w'intamenwa urimbuka. Mwanga abaharanira ubutabera mu rukiko, uvuga ukuri mumwanga urunuka. Abanyantegenke mubarya imitsi, umusaruro wabo muwutwaraho umugabane, bityo amazu mwubakishije amabuye abaje ntimuzayaturamo, imizabibu itoshye mwahinze ntimuzanywa divayi yayo. Erega sinyobewe uko ibicumuro byanyu bingana, sinyobewe n'ibyaha bikomeye mukora, mutoteza intungane kandi mwakira ruswa, inkiko zanyu ntizirenganura abakene! Ni yo mpamvu mu gihe nk'iki ufite ubushishozi yicecekera. Erega iki gihe ni kibi! Nimuharanire gukora ibyiza muzinukwe ibibi, bityo muzabaho, Uhoraho Imana Nyiringabo na we azabana namwe nk'uko mubivuga. Mujye mwanga ibibi mukunde ibyiza, mureke ubutabera buganze mu nkiko zanyu, ahari Uhoraho Imana Nyiringabo yagira impuhwe, yazigirira abakomoka kuri Yozefu bazacika ku icumu. Nyagasani Uhoraho Imana Nyiringabo aravuga ati: “Mu mihanda yose yo mu mujyi abantu bazacura umuborogo, mu mayira yawo yose bazataka bati: ‘Ayii! Ayi baba wee!’ Abo mu cyaro bazahururizwa gutabara abapfushije, abahanga mu kuborogera abapfuye na bo bazahuruzwa. Imirima y'imizabibu yose izumvikanamo imiborogo, icyo gihe nzaba nzanywe muri mwe no kubahana.” Uko ni ko Uhoraho avuga. Bazabona ishyano abifuza umunsi w'Uhoraho! Mbese uwo munsi w'Uhoraho muwifuriza iki? Uzaba ari umunsi w'umwijima ntuzaba ari uw'umucyo. Bizasa n'umuntu uhunze intare agakubitana n'ikirura, yagera iwe agafata ku rukuta inzoka ikamuruma ikiganza. Umunsi w'Uhoraho uzaba ari uw'umwijima, ntabwo uzaba ari umunsi w'umucyo, uzaba ari uw'icuraburindi nta gacyo na mba. “Mukora ingendo z'iminsi mikuru muza kundamya, nyamara ndazigaya ndetse nzanga urunuka, amakoraniro yanyu na yo arandambiye. Ibitambo byanyu bikongorwa n'umuriro simbyishimira, amaturo yanyu y'ibinyampeke na yo ni uko, ibitambo byanyu by'amatungo y'imishishe simbyitaho. Nimunkize urusaku rw'indirimbo zanyu, inanga zanyu sinihanganira kuzumva. Ahubwo ubutabera nibwishyire bwizane nk'umugezi utemba, ubutungane nibusugire busagambe nk'uruzi rutuzuruka. “Mwa Bisiraheli mwe, ya myaka mirongo ine mwamaze mu butayu sinigeze mbaka ibitambo n'amaturo. Icyo gihe ntimwaramyaga ikigirwamana Sakuti, ntimwakigira umwami wanyu, kandi ntimwaramyaga Kewanu ikigirwamana cyanyu cy'inyenyeri. Ariko ubu mwabigize imana zanyu. Nuko rero nzatuma mujyanwa ho iminyago babarenze Damasi.” Uko ni ko Uhoraho avuga: Imana Nyiringabo ni ryo zina rye. Bazabona ishyano abatuye i Siyoni badamaraye, bazabona ishyano abo ku musozi wa Samariya batagira icyo bikanga! Ni bo bikomerezwa by'ubwoko bukomeye bwa Isiraheli, ni bo rubanda rushengerera. Nimujye i Kaline murebe, nimuhava mujye i Hamati, wa mujyi munini, mujye n'i Gati mu Bufilisiti. Ese iyo mijyi hari icyo irusha u Buyuda na Isiraheli? Mbese ibyo bihugu biruta ibyanyu ubunini? Mwanga kwemera ko igihe cy'akaga cyegereje, nyamara ibyo mukora birakurura ingoma y'urugomo! Muryama ku mariri atatse amahembe y'inzovu, mugarama mu ntebe zinepa. Murya abana b'intama, murya n'inyana zikiri mu ruhongore. Mufata inanga mugacuranga, mwihimbira indirimbo nka Dawidi mukaziririmba. Munywa divayi nyinshi mugakabya, mwisīga amavuta y'igiciro gihanitse, nyamara ntimubabazwa n'akaga kugarije Isiraheli. Ni yo mpamvu muzaba mu ba mbere bazajyanwa ho iminyago, ibirori by'abadamaraye biherere aho! Nyagasani Uhoraho yarahiye ubutisubiraho, Uhoraho Imana Nyiringabo yaravuze ati: “Nanga ubwirasi bw'Abisiraheli, nanga n'ibigo ntamenwa byabo. None umurwa wabo n'ibiwurimo byose nzabigabiza abanzi.” Nubwo mu nzu hasigara abantu icumi bacitse ku icumu, na bo bazapfa nta kabuza. Se wabo w'uwapfuye naza gusohora umurambo mu nzu ngo bawutwike, azabaza umuntu asanzemo ati: “Nta wundi musigaranye?” Uwo azamusubiza ati: “Nta we.” Nuko yungemo ati: “Ceceka si igihe cyo kuvuga izina ry'Uhoraho!” Yewe, iyo Uhoraho abitegetse amazu manini ararindimuka, amatoya na yo agasenyagurika. Mbese amafarasi yakwiruka mu bitare? Ashwi da! Ese ibimasa byo byahinga mu bitare? Ntibishoboka! Nyamara mwebwe mwahumanyije ubutabera bumera nk'uburozi, ubutungane mwarabuhindanyije bumera nk'indurwe. Mwirata ko mwigaruriye umujyi wa Lodebari. Murigamba muti: “Mbega ukuntu twagize ubutwari bwo gufata Karinayimu!” Uhoraho Imana Nyiringabo aravuga ati: “Mwa Bisiraheli mwe, dore ngiye kubateza ingabo z'abanyamahanga zibakandamize uhereye i Lebo-Hamati mu majyaruguru, ukageza ku kibaya cya Araba mu majyepfo.” Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: nabonye Uhoraho yohereje amarumbu y'inzige igihe ubwatsi bwari bumaze gushibuka aho bari baratemye ubugenewe umwami. Nuko inzige zitsemba ubwatsi bwose bwo mu gihugu, maze ndatakamba nti: “Nyagasani Uhoraho, girira imbabazi abakomoka kuri Yakobo. Mbese bazabyutsa umutwe bate ko ari bake?” Uhoraho yisubiraho ati: “Ibyo ubonye ntibizabaho!” Uko ni ko Uhoraho yavuze. Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: nabonye Nyagasani Uhoraho agiye guhanisha Abisiraheli umuriro. Uwo muriro wakamyaga amasōko avubura imigezi ugakongora n'ubutaka. Nuko ndatakamba nti: “Nyagasani Uhoraho, sigaho! Mbese abakomoka kuri Yakobo bazabyutsa umutwe bate ko ari bake?” Maze Uhoraho yisubiraho ati: “Ibyo ubonye na byo ntibizabaho.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho yavuze. Dore ibyo Nyagasani yanyeretse: namubonye ahagaze ku rukuta rwagorojwe impinyuzarukuta kandi afashe impinyuzarukuta mu ntoki. Uhoraho arambaza ati: “Amosi we, iki ni iki?” Ndamusubiza nti: “Ni impinyuzarukuta.” Nyagasani ni ko kumbwira ati: “Dore ndayikoresheje kugira ngo mpinyuze ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli bumeze nk'urukuta rutagororotse. Ubu bwo sinzakomeza kubihanganira. Aho abakomoka kuri Izaki basengera ibigirwamana hose nzahatsemba, ahantu hose banyeguriye muri Isiraheli nzaharimbura. Nzahagurukira Umwami Yerobowamu n'ab'inzu ye mbicishe inkota.” Amasiya umutambyi w'i Beteli atuma kuri Yerobowamu, umwami wa Isiraheli ati: “Dore Amosi arakugambanira mu baturage ba Isiraheli, igihugu ntigishobora kwihanganira ibyo avuga. Ubonye ngo Amosi avuge ati: ‘Yerobowamu azicishwa inkota, Abisiraheli bajyanwe ho iminyago kure y'igihugu cyabo!’ ” Nuko Amasiya abwira Amosi ati: “Genda wa muhanuzi we! Itahire mu Buyuda ube ari ho uhanurira ubone ikigutunga! Ntukongere guhanurira hano i Beteli, kuko ari ho umwami asengera hakaba n'ingoro y'ingenzi y'igihugu cyacu.” Amosi asubiza Amasiya ati: “Umwuga wanjye si uguhanura, sindi n'uwo mu muryango w'abahanuzi! Ahubwo ndi umworozi nkaba n'umurinzi w'ishyamba ry'imivumu. Niragiriraga amatungo ariko Uhoraho arampamagara ati: ‘Jya guhanurira ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli.’ Amasiya we, urambuza guhanurira Abisiraheli kugira ngo ne gucyaha abo bantu bakomoka kuri Izaki. None umva iri jambo ry'Uhoraho. Uhoraho aravuga ati: ‘Umugore wawe azahinduka indaya muri uyu mujyi, abahungu bawe n'abakobwa bawe bazicishwa inkota, isambu yawe izagabanywa ihabwe abandi, wowe ubwawe uzagwa mu mahanga. Abisiraheli na bo bazajyanwa ho iminyago mu gihugu cya kure.’ ” Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: nabonye igitebo cy'imbuto zo mu mahenuka y'isarura. Nuko arambaza ati: “Amosi we, iki ni iki?” Ndamusubiza nti: “Ni igitebo cy'imbuto zo mu mahenuka y'isarura.” Uhoraho arambwira ati: “Ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli bugeze mu mahenuka! Sinzakomeza kubihanganira. Uwo munsi abaririmbaga mu ngoro basengeramo bazacura imiborogo. Ahantu hose imirambo izaba myinshi, bazayijugunya bumiwe.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga. Nimutege amatwi mwumve ibi, yemwe abakandamiza abakene, mwe mushaka gutsemba rubanda rugufi. Muribwira muti: “Umunsi mukuru w'imboneko z'ukwezi urarangira ryari ngo twicururize?” Kandi muti: “Si twe tubona isabato irangira ngo tugurishe ingano! Turica iminzani twibe ibiro, duhende rubanda, turagurisha ndetse n'ingano z'inkumbi. Abatindi nyakujya turabagura amafaranga, turagura n'abakene bananiwe kwishyura inkweto.” None Uhoraho yarabarahiye ati: “Abakomoka kuri Yakobo ni abanyagasuzuguro, sinzirengagiza ibikorwa byabo byose. Ni cyo gituma isi izatingita, abatuye mu gihugu bose bazaboroga, igihugu cyose kizatsikira giterwe hejuru, kizamera nk'uruzi rwa Nili rwo mu Misiri, rwuzura rukuzuruka.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Uwo munsi nzatuma izuba rirenga amanywa ava, nzatuma igihugu gicura umwijima ku manywa y'ihangu. Ingendo zanyu z'iminsi mikuru muza kundamya, nzazihindura iz'akababaro, indirimbo zanyu nzazihindura imiborogo. Nzatuma mukenyera imyambaro igaragaza akababaro, mwese muzimoza umusatsi, muzaboroga nk'abapfushije umwana w'ikinege. Uwo munsi uzaba uteye agahinda urinde urangira.” Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Dore iminsi izaza nteze igihugu inzara, ariko ntizaba ari inzara y'ibyokurya, ntizaba ari inyota y'ibinyobwa, ahubwo izaba ari inzara n'inyota byo kumva amagambo yanjye. Icyo gihe abantu bazajarajara, bazava ku nyanja yo mu majyepfo bagane ku yo mu burengerazuba, bazazerera bava mu majyaruguru berekeza mu burasirazuba, bashaka kumva Ijambo ryanjye, nyamara ntibazabishobora. Uwo munsi abasore n'abakobwa beza bazicwa n'inyota. Abarahira ibigirwamana by'i Samariya, abarahira bati: ‘Harakabaho imana z'i Dani ’, abarahira bati: ‘Harakabaho imana y'i Bērisheba ’, bose bazagwa ubutazongera kubyuka.” Nabonye Nyagasani ahagaze iruhande rw'urutambiro, aravuga ati: “Kubita inkingi yo ku muryango uyihereye ku mutwe, uyikubite urubaraza runyeganyege, urugushe ku bahari bose. Abazaba bacitse ku icumu nzabicisha inkota, nta n'umwe muri bo uzabona uko ahunga, nta n'umwe muri bo uzarokoka. Nubwo bacukura ngo bahungire ikuzimu, na ho nahabafatira! Nubwo bazamukira mu ijuru ngo bampunge, na ho nabahananturayo. Nubwo bakwihisha mu mpinga y'umusozi wa Karumeli, nabakurikira nkabakurayo. Nubwo bajya hasi mu nyanja bakibwira ko ntabareba, nabateza ikiyoka kibamo kikabarya. Nubwo abanzi babo babajyana ho iminyago, natuma Abisiraheli bicishwa inkota. Nzabahozaho ijisho ntagendereye kubagirira neza, nzaba ngendereye kubagirira nabi.” Nyagasani Uhoraho Nyiringabo atunga isi urutoki igatingita, abatuye igihugu bose baraboroga, igihugu cyose kiratsikira kigaterwa hejuru, kimera nk'uruzi rwa Nili rwo mu Misiri, rwuzura rukuzuruka. Uwiyubakiye aho atuye mu ijuru, uwishyiriyeho ikirere hejuru y'isi, ukoranya amazi y'inyanja akayadendeza ku butaka, izina rye ni Uhoraho. Uhoraho aravuga ati: “Mwa Bisiraheli mwe, ntimwibwire ko mufite agaciro kuri jye kuruta Abanyakushi. Ni koko mwebwe nabavanye mu Misiri, naho Abafilisiti nabavanye i Kafutori, Abanyasiriya na bo nabavanye i Kiri. Jyewe Nyagasani Uhoraho mpoza ijisho kuri Isiraheli, nzarimbura iyo ngoma y'abanyabyaha nyitsembe. Nyamara Abisiraheli sinzabarimbura bose.” Uko ni ko Uhoraho avuga. “Nzategeka Abisiraheli bayungururirwe mu mahanga yose, bizamera nk'uko bayungurura ifu ntihagire igiheri gihita. Abanyabyaha bo mu bwoko bwanjye baribwira bati: ‘Nta cyo tuzaba, nta kibi kizatugeraho.’ Nyamara bose bazicwa n'inkota!” “Ingoma ya Dawidi imeze nk'inzu yasenyutse, nyamara uwo munsi nzayivugurura imere nk'uko yahoze. Nzaziba ibyuho byayo nsane n'ahasenyutse, nzayikomeza imere uko yahoze kera. Abisiraheli bazigarurira igice cyasigaye cy'igihugu cya Edomu, bazigarurira n'amahanga yose yahoze ari ayanjye.” Uko ni ko Uhoraho avuga kandi azabisohoza. Uhoraho aravuga ati: “Dore iminsi izaza ubutaka burumbuke, bazajya batangira guhinga abandi bagisarura, bazajya batangira kubiba abandi bacyenga imizabibu, divayi iryoshye izaba iri hose, izaba iri ku misozi no ku dusozi twose. Nzasubiza Abisiraheli ubwoko bwanjye ishya n'ihirwe, bazubaka bundi bushya imijyi yashenywe bayituremo, bazatera imizabibu banywe divayi yayo, bazahinga imirima barye umwero wayo. Nzabatuza ku butaka bwabo bashinge imizi, ntibazongera kuvanwa mu gihugu nabahaye.” Uko ni ko Uhoraho Imana yanyu avuga. Ubuhanuzi bwa Obadiya, ni ibyo Nyagasani Uhoraho yavuze byerekeye Abedomu. Intumwa yoherejwe mu mahanga, twumva itangaza ubutumwa bw'Uhoraho ngo: “Nimuhaguruke tujye kurwanya Abedomu.” Uhoraho abwira Abedomu ati: “Nzatuma andi mahanga abatesha agaciro, azabasuzugura cyane. Mwirata ko mutuye mu bitare ahantu hirengeye, muribwira muti: ‘Nta wabasha kutumanurayo!’ Nyamara ubwirasi bwanyu bwarabashutse! Nubwo mwatumbagira nka kagoma, nubwo mwatura ahirengeye nk'inyenyeri, aho na ho nabahananturayo.” Uko ni ko Uhoraho avuga. “Abajura cyangwa abasahuzi baramutse babateye nijoro, basahura ibyo bishakiye gusa. Abasaruzi na bo baramutse baje kwiba mu mizabibu yanyu, babasigira nibura utubuto two guhumba, nyamara abanzi banyu bazabasiga iheruheru. Mwa bakomoka kuri Ezawu mwe, mbega ukuntu ibyanyu bizasakwa! Mbega ukuntu ubutunzi mwahishe buzasahurwa! Abo mwifatanyaga bazabamenesha babambutse imipaka, incuti zanyu magara zizabahinduka zibigarurire, abo mwasangiraga bazabatega imitego, ariko ntimuzabimenya! Koko mwa Bedomu mwe, umunsi nzabahana nzatsemba abanyabwenge banyu, mu misozi yanyu sinzahasiga n'uwa kirazira mu bafite ubushishozi.” Uko ni ko Uhoraho avuga. “Mwa batuye i Temani mwe, intwari zanyu zizashya ubwoba, ingabo z'igihugu cya Edomu zose zizashirira ku icumu. “Mwa Bedomu mwe, mwagiriye urugomo bene wanyu bakomoka kuri Yakobo, ni cyo gituma muzakorwa n'isoni, muzarimbuka ubuziraherezo. Mwari muhagaze murebēra igihe abanzi binjiraga muri Yeruzalemu ku ngufu, basahuye ubutunzi bwaho babwigabanya bakoresheje ubufindo, namwe mwagenje nka bo! Ntimwari mukwiye gukina ku mubyimba bene wanyu bageze mu makuba, ntimwari mukwiye kwishimira kurimbuka kw'Abayuda, ntimwari mukwiye no kubirataho igihe bari mu kaga. Muri icyo gihe cy'ibyago, ntimwari mukwiye kwinjira mu murwa w'ubwoko bwanjye, icyo gihe ntimwari mukwiye kubakina ku mubyimba, ntimwari mukwiye kwigabiza ubutunzi bwabo mu gihe cy'ibyago. Ntimwari mukwiye gutegera mu mahuriro y'inzira, mugamije kwica impunzi z'Abayuda, abacitse ku icumu mu gihe cy'akaga ntimwari mukwiye kubagabiza abanzi.” Uhoraho aravuga ati: “Umunsi nzacira amahanga yose imanza uregereje, uko mwagenje ni ko muzagenzerezwa, ibibi mwakoze bizabagaruka. “Mwa Bisiraheli mwe, nabahaniye kuri Siyoni umusozi nitoranyirije, uko mwahanywereye igikombe cy'uburakari bwanjye, ni ko amahanga yose azahanwa ubutitsa, azagotomera icyo gikombe amere nk'atigeze kubaho. Nyamara Siyoni uzongera kuba umusozi unyeguriwe, uzaturwaho n'abaho barokotse, abakomoka kuri Yakobo bazasubira mu byabo. Abakomoka kuri Yakobo bazamera nk'umuriro, abakomoka kuri Yozefu bazamera nk'ibirimi byawo, naho abakomoka kuri Ezawu bazamera nk'umurama, bazatwikwa bakongoke, ntihazasigara n'uwo kubara inkuru.” Uko ni ko Uhoraho avuga. Abayuda bo mu majyepfo bazigarurira igihugu cya Edomu. Abatuye mu mirambi y'iburengerazuba bazigarurira u Bufilisiti n'intara ya Efurayimu n'iya Samariya. Abakomoka kuri Benyamini bazigarurira intara ya Gileyadi. Abo mu majyaruguru ya Isiraheli bajyanywe ho iminyago bazigarurira Fenisiya bageze i Sarepati. Ab'i Yeruzalemu bajyanywe ho iminyago i Sefaradi bazigarurira imijyi yo mu majyepfo. Ababohoje igihugu bazazamuka bajye ku musozi wa Siyoni bategeke igihugu cya Edomu, kandi Uhoraho ni we uzaba ari umwami. Uhoraho yahaye Yonasi mwene Amitayi ubutumwa agira ati: “Haguruka ujye i Ninive wa murwa munini, maze uburire abawutuyemo kuko mbonye ubugome bwabo bukabije.” Nuko Yonasi yiyemeza guhunga Uhoraho, arahaguruka ngo ajye i Tarushishi. Yerekeza ku cyambu cy'i Yope ahasanga ubwato bwaganaga i Tarushishi, amaze gutanga ihoro abujyamo ahungiyeyo Uhoraho. Maze Uhoraho ateza inkubi y'umuyaga mu nyanja, hazamo umuhengeri ukaze ku buryo ubwato bwendaga gusandara. Abasare bagira ubwoba, umuntu wese ahita atakambira imana ye. Baroha imitwaro yose mu nyanja kugira ngo ubwato bwe kuremererwa. Ubwo Yonasi we yari yiryamiye imbere mu bwato ari mu rinini. Nuko umugenga w'ubwato asanga Yonasi aramukangura, aramubaza ati: “Wowe se bite? Urisinziriye? Takambira imana yawe, ahari yatugoboka ntidushirire ku icumu.” Abasare baravugana bati: “Nimuze dufinde kugira ngo tumenye uduteje aya makuba.” Barafinda, ubufindo bufata Yonasi. Maze bamuhata ibibazo bati: “Tubwire. Ni nde uduteje aya makuba? Uragenzwa n'iki? Urava he? Ukomoka mu kihe gihugu? Ubwoko bwawe ni ubuhe?” Yonasi arabasubiza ati: “Jyewe ndi Umuheburayi, nambaza Uhoraho Imana yo mu ijuru yaremye inyanja n'imisozi.” Nuko ababwira ko ahunze Uhoraho. Abo bagabo babyumvise bagira ubwoba cyane maze baramubaza bati: “Ibyo wakoze ni ibiki? Dore inyanja irarushaho kurubira, none se tukugenze dute kugira ngo ituze?” Yonasi ni ko kubabwira ati: “Nimumfate mundohe mu nyanja na yo iratuza, kuko nzi ko icyaha cyanjye ari cyo gitumye mutezwa uyu muhengeri.” Ariko abo bagabo bagerageza kugashya cyane kugira ngo basubire imusozi, nyamara inyanja irushaho kurubira ntiyabakundira. Batakambira Uhoraho bati: “Nyabuneka Uhoraho, ntudutsembe utuziza ubugingo bw'uyu muntu kandi ntutubareho amaraso ye, kuri twe ni umwere. Uhoraho ni wowe ukoze ibyo ushaka.” Nuko bafata Yonasi bamuroha mu nyanja, ako kanya inyanja iratuza. Abo bagabo batinya cyane Uhoraho bamutura igitambo bahiga no kuzamutura ibindi. Uhoraho ategeka igifi kinini kimira Yonasi. Nuko Yonasi amara iminsi itatu n'amajoro atatu mu nda y'icyo gifi. Yonasi ari mu nda y'igifi, asenga Uhoraho Imana ye agira ati: “Uhoraho, ndi mu kaga, naragutakambiye urangoboka. Urupfu na rwo rumize, ngutabaje urantabara. Wandoshye ikuzimu mu nyanja rwagati, umuvumba w'amazi urangota, unteza umuhengeri n'imiraba bindenga hejuru. Ni ko kwibwira nti: ‘Uhoraho kuri wowe mbaye igicibwa nyamara nkomeje guhanga amaso Ingoro yawe.’ Amazi aranyuzuye arenda kumpitana, inyanja indenze hejuru, ibimera mu mazi binyizingiye ku mutwe. Naramanutse ngera hasi mu imerero ry'imisozi, ibihindizo by'iwabo w'abapfuye binkingirwaho burundu. Ariko wowe Uhoraho Mana yanjye, uzanzamura muri uwo mworera ndi mutaraga! Ubwo ubugingo bwarimo buncika, wowe Uhoraho narakwibutse, ndakwambaza. Isengesho ryanjye rikugeraho uri mu Ngoro yawe. Abaramya ibigirwamana bivutsa imbabazi! Ariko jyewe nzamamaza ishimwe ryawe, nguture ibitambo, nguhigure imihigo nahize, wowe Uhoraho sōko y'agakiza.” Nuko Uhoraho ategeka cya gifi kiruka Yonasi imusozi. Uhoraho yongera kubwira Yonasi ati: “Haguruka ujye i Ninive wa murwa munini, maze utangarize abantu baho ubutumwa nguhaye.” Yonasi ni ko kumvira itegeko ry'Uhoraho arahaguruka, noneho yerekeza i Ninive. Ninive wari umurwa munini cyane, ku buryo kuwuhetura byafataga iminsi itatu. Umunsi wa mbere Yonasi ajya mu mujyi agenda atangaza ati: “Hasigaye iminsi mirongo ine gusa maze uyu murwa wa Ninive ukarimbuka.” Abaturage b'i Ninive bemera ubutumwa bw'Imana. Hatangazwa igihe cyo kwigomwa kurya, maze uhereye ku bakomeye ukageza ku boroheje bambara imyambaro igaragaza akababaro. Inkuru igera ku mwami w'i Ninive. Ahaguruka ku ntebe ye ya cyami, yiyambura umwambaro we wa cyami yambara umwambaro ugaragaza akababaro, maze yicara mu ivu. Nuko umwami aca iteka, ategeka ko ryamamazwa muri Ninive yose bagira bati: “Hakurikijwe iteka ry'umwami afatanyije n'ibyegera bye, abantu bose babujijwe kugira icyo barya n'icyo banywa. Amatungo yose, amaremare n'amagufi, na yo ntagomba kuragirwa cyangwa ngo yuhirwe. Abantu bambare imyambaro igaragaza akababaro bayishyire no ku matungo, maze bambaze Imana bashyizeho umwete. Umuntu wese areke ibibi n'urugomo yagiraga. Ahari Imana yahindura imigambi yayo, ikareka kuturakarira bikaze maze ntitumarire ku icumu.” Imana ibonye imyifatire yabo n'ukuntu bisubiyeho bakareka ibibi bakoraga, irigarura ireka kubarimbura. Ibyo bibabaza Yonasi cyane ararakara. Maze asenga Uhoraho avuga ati: “Uhoraho! Ngicyo icyo navugaga nkiri iwacu. Ni na yo mpamvu yatumye niyemeza guherako mpungira i Tarushishi. Nari nzi ko uri Imana igirira abantu ubuntu n'imbabazi, itinda kurakara, yuje umurava, kandi yigarura ntihane. None rero Uhoraho, nyica kuko gupfa bindutira kubaho.” Uhoraho aramubaza ati: “Mbese urumva kurakara kwawe gufite ishingiro?” Yonasi ava mu murwa ajya iburasirazuba bwawo arahicara. Yubaka akazu ko kugamamo izuba akicaramo, ahategerereza kureba amaherezo y'uwo murwa. Uhoraho Imana imeza ikibonobono kirakura gisumba Yonasi, acyugamamo izuba ashira inabi yari afite. Yonasi yishimira cyane icyo kibonobono. Nuko bukeye bwaho mu museke, Imana itegeka inanda irya icyo kibonobono kiruma. Izuba rirashe, Imana itegeka umuyaga utwika uva iburasirazuba. Izuba rimena Yonasi agahanga maze agira isereri. Nuko yisabira gupfa agira ati: “Gupfa bindutira kubaho!” Imana ibaza Yonasi iti “Mbese kurakazwa n'uko icyo kibonobono cyumye bifite ishingiro?” Yonasi arayisubiza ati: “Bifite ishingiro koko, bituma no gupfa napfa.” Nuko Uhoraho aramubwira ati: “Dore nawe ubabajwe n'ikibonobono utateye cyangwa ngo ugikuze, cyameze ijoro rimwe irikurikiyeho kiruma! None se jye sinari nkwiye kubabazwa na Ninive, uriya murwa munini utuwe n'abantu basaga ibihumbi ijana na makumyabiri batazi icyatsi n'ururo, kandi wuzuyemo n'amatungo menshi!” Ubutumwa Uhoraho yahaye Mika w'i Moresheti. Hari ku ngoma ya Yotamu no ku ya Ahazi, no ku ya Hezekiya abami b'u Buyuda, Uhoraho yamuhishuriye ibyerekeye Samariya na Yeruzalemu. Mwa mahanga yose mwe, nimwumve, wa si we n'ibikuriho byose, nimutege amatwi. Nyagasani Uhoraho azabashinja, Nyagasani azabashinja aganje mu Ngoro ye yo mu ijuru. Koko Uhoraho aturutse iwe, aramanutse aje atambagira impinga z'imisozi. Aho anyuze imisozi ishonga nk'ibishashara mu muriro, ayicamo inkangu nk'iziciwe n'isuri y'amazi. Ibyo byose byatewe n'ibicumuro by'abakomoka kuri Yakobo, byatewe n'ibyaha abo Bisiraheli bakoze. Ni nde woshya abatuye Isiraheli gucumura? Ni abatuye umurwa wayo Samariya. Ni nde woshya abatuye u Buyuda gusenga ibigirwamana? Ni abatuye umurwa wa Yeruzalemu. Ni cyo gituma Uhoraho avuga ati: “Samariya nzayigira itongo, nzayigira umurima wo guteramo imizabibu, amabuye ayubatse nzayahirika mu kabande, imfatiro zayo zizasigara zanamye. Ibigirwamana byose biyirimo bizajanjagurwa, ibintu bahongeye indaya zo mu ngoro zabyo byose bizakongoka, amashusho yose basenga nzayamenagura. Samariya yakungahajwe n'ibyo bahongaga izo ndaya, nyamara abanzi bazabijyana, na bo babihonge indaya!” Ni cyo gituma jyewe Mika nzarira nkaboroga, nzakuramo inkweto kandi ngende nambaye ubusa, nzabwejagura nk'ingunzu, nzaniha nk'ibihunyira. Icyorezo cyateye Samariya ni injyanamuntu, none kigeze no ku Buyuda! Dore cyugarije Yeruzalemu, umurwa w'ubwoko bwanjye. Muramenye ntimubihingukirize ab'i Gati, amarira na yo nimuyihanagure! Mwa batuye i Beti-Leyafura mwe, nimwigaragure mu mukungugu kubera agahinda! Namwe abatuye i Shafiri, nimuhunge mufite isoni kandi mwambaye ubusa! Abatuye i Zānani ntibasohoka mu mujyi, abatuye i Beteseli baraboroga, ntawe ubasha kubatabara. Abatuye i Maroti bacitsemo igikuba bategereje uwabagoboka, koko icyago gitejwe n'Uhoraho cyugarije Yeruzalemu. Mwa batuye i Lakishi mwe, nimuzirike amafarasi ku magare y'intambara, dore mwacumuye nk'abaturage ba Isiraheli, mwatumye ab'i Yeruzalemu bakora ibyaha nka bo. Mwa Bayuda mwe, nimwitandukanye n'abatuye i Moresheti y'i Gati, abatuye umujyi wa Kizibu nta cyo bazamarira abami ba Isiraheli. Mwa batuye i Maresha mwe, Uhoraho azongera abateze abanzi babigarurire. Abisiraheli b'abanyacyubahiro bazihisha mu buvumo bwa Adulamu. Mwa Bayuda mwe, nimwiyogosheshe mwimoze, mwiharanguze rwose mumere nka mbuni, bityo muririre abana banyu mukunda bazajyanwa ho iminyago. Bazabona ishyano abarara amajoro bacura inama z'ubugome! Bategura imigambi yo kugira nabi, buracya bakayisohoza kuko ntawe ubasha kubabuza. Bararikira imirima y'abandi bakayitwarira, bararikira amazu y'abandi bakayigarurira, bahuguza umuntu urugo, bakambura umugabo isambu ye. None Uhoraho aravuga ati: “Dore ndi mu migambi yo kubateza ibyago, ntimuzabasha kubyigobotora, ntimuzongera kugendana ubwirasi, erega ibyo bizaba ari ibihe bibi!” Icyo gihe bazabagira iciro ry'imigani, bazatera indirimbo yo kubakina ku mubyimba bati: “Turarimbutse rwose, gakondo yacu Uhoraho yayigabanyije abandi. Bishoboka bite se ko yayitwambuye? Dore imirima yacu yayigabiye abagambanyi!” Uhoraho nateranyiriza hamwe ubwoko bwe azongera abuhe igihugu cyabwo, nyamara nta n'umwe wo muri mwe uzahabona umugabane. Bamwe batubwira amagambo y'uburondogozi bati: “Mwirondogora! Si byiza kurondogora mutyo muti: ‘Ibiteye isoni ntibizashira.’ ” Mwa bakomoka kuri Yakobo mwe, mbese mwari mukwiye kuvuga mutyo? Muribwira muti: “Uhoraho azakomeza kutwihanganira, ntazatugirira nk'uko mubivuze.” Nyamara ibyo mvuga bigirira akamaro abafite imigenzereze iboneye. Uhoraho aravuga ati: “Bwoko bwanjye, muri iyi minsi mumeze nk'abanzi. Abigendera nta cyo bikanga kandi batabarwanya mubacuza imyenda yabo myiza. Mumenesha abagore bo mu bwoko bwanjye mu ngo zabo nziza, imigisha nageneye abana babo mwayibambuye burundu. Nimuhaguruke mugende, hano nta mutekano uhari! Kubera ko mwahumanyije igihugu muzarimbuka, muzarimbuka burundu.” Ubu bwoko bwifuza umuhanuzi urimanganya, arondogora akabeshya ati: “Ntimuzabura divayi n'izindi nzoga!” Uhoraho aravuga ati: “Mwa bakomoka kuri Yakobo mwese mwe, nzabakoranya, mwa basigaye bo mu Bisiraheli mwe, nzabateranyiriza hamwe, nzabashyira hamwe mumere nk'intama mu kiraro, muzamera nk'umukumbi ubyagiye mu rwuri. Muzaba benshi mwitere hejuru.” Nyamara Uhoraho azabarangaza imbere abatazurire inzira, muzaromboreza munyure mu irembo ry'umujyi musohoke, Uhoraho Umwami wanyu azabarangaza imbere. Mwa batware b'abakomoka kuri Yakobo mwe, nimwumve, mwa bayobozi b'Abisiraheli mwe, nimutege amatwi. Mbese si mwe mugomba gushyigikira ubutabera? Nyamara mwanga ibyiza mugakunda ibibi. Ab'ubwoko bwanjye mubarya imitsi, amagufwa yabo muyomoraho inyama. Mubunaho uruhu mukarya inyama zabo, mucocagura amagufwa yabo, murabacagagura mukamera nk'abagiye guteka, mubagira nk'inyama bashyira mu nkono. Igihe kizaza mutakambire Uhoraho abihorere, icyo gihe azabirengagiza abajijije ibibi mwakoze. Uhoraho aravuga ku byerekeye abahanuzi bayobya ubwoko bwanjye ati: “Iyo bahawe ibyo bishyirira mu nda bahanura ko ari amahoro, utagize icyo abaha baramurwanya! Ni cyo gituma muzaba mu icuraburindi, ntawe uzongera kubonekerwa, muzaba mu mwijima nta cyo muhishurirwa.” Iminsi y'abo bahanuzi yo guhanura irashize. Abahanuzi bazakorwa n'ikimwaro, abapfumu bazashoberwa, bose bazumirwa kuko Imana itagize icyo ibasubiza. Nyamara jyewe Mwuka w'Uhoraho yanyujuje ubushobozi, nujujwemo ubutabera n'ububasha, bityo ncyaha abakomoka kuri Yakobo kubera ibicumuro byabo, abo Bisiraheli ndabacyaha kubera ibyaha bakora. Mwa batware b'abakomoka kuri Yakobo mwe, nimwumve, mwa bayobozi b'Abisiraheli mwe, nimutege amatwi. Mutesha agaciro ubutabera, mugoreka ibitunganye byose. Siyoni ivuguruwe n'ibyavuye ku bwicanyi, Yeruzalemu ivuguruwe n'ibyavuye ku bugome. Abatware baho bakemura imanza ari uko bahawe ruswa, abatambyi baho bigishiriza ibihembo, abahanuzi baho bahanura ari uko bahawe ingemu! Nyamara bose bishingikiriza Uhoraho bati: “Uhoraho ari hagati muri twe, bityo nta cyago kizaduhangara.” Kubera ibyo mukora, Siyoni izahinduka nk'intabire. Yeruzalemu izahinduka amatongo, umusozi wubatseho Ingoro y'Uhoraho uzahinduka ishyamba. Mu gihe kizaza umusozi wubatseho Ingoro y'Uhoraho uzakomera cyane, uzamamara kuruta indi misozi yose. Amoko menshi azawuhururira, abanyamahanga benshi bazawugana bavuga bati: “Nimucyo tuzamuke umusozi w'Uhoraho, tujye mu Ngoro y'Imana ya Yakobo. Izatumenyesha imigenzereze idushakaho, natwe tuzayikurikiza. Koko i Siyoni ni ho tuzayigishirizwa, i Yeruzalemu ni ho Ijambo ry'Uhoraho ritangarizwa.” Uhoraho azakemura imanza hagati y'amoko menshi, azakiranura impaka hagati y'amahanga akomeye ndetse n'ari kure. Abantu bazacura inkota zabo mo amasuka, amacumu yabo bazayacuramo impabuzo. Nta gihugu kizongera gutera ikindi, nta bantu bazongera kwitoza intambara. Umuntu wese azishyira yizane iwe munsi y'imizabibu n'imitini, ntawe uzaba akimutera ubwoba. Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo yavuze. Nubwo amahanga yose akomeza kuyoboka imana zayo, twebwe tuzajya tuyoboka Uhoraho Imana yacu iteka ryose. Uhoraho aravuga ati: “Icyo gihe nzakoranya abantu banjye bacumbagira, nzashyira hamwe abo nahannye nkabamenesha mu gihugu. Abacumbagira n'abatataniye kure nzabarokora, bazaba ubwoko bukomeye, jyewe Uhoraho nzabategeka, nzabategekera ku musozi wa Siyoni kuva ubwo kugeza iteka ryose. Siyoni we, uri umunara ntamenwa, ni wowe mpagararaho kugira ngo ndinde umukumbi wanjye, ubutware wahoranye buzakugarukira, Yeruzalemu we, uzongera ube umurwa w'umwami.” Mwa batuye i Yeruzalemu mwe, kuki muboroga? Kuki muribwa nk'umugore ufite ibise? Mbese ni uko mudafite umwami? Ese abajyanama banyu barapfuye? Koko ntimwabura kuribwa nk'umugore ufite ibise! Erega muzavanwa mu mujyi mugende murara mu gasozi, muzajyanwa i Babiloni. Nyamara aho ni ho Uhoraho azabakiriza, aho ni ho azabavana mu maboko y'abanzi. Icyakora ubu amahanga menshi yishyize hamwe kugira ngo abarwanye. Aribwira ati: “Reka Siyoni iteshwe agaciro, reka twirebere uko irimbuka!” Ayo mahanga ntazi icyo Uhoraho atekereza, ntasobanukiwe n'imigambi afite, yayakoranyije nk'imiba igiye guhurwa. Uhoraho aravuga ati: “Mwa batuye i Yeruzalemu mwe, nimuhaguruke muyahūre. Nzabagira nk'impfizi zifite amahembe y'icyuma, zifite n'ibinono by'umuringa, bityo amoko menshi muzayatsemba.” Iminyago n'umutungo byayo muzabyegurira Uhoraho ugenga isi yose. Yeruzalemu we, murwa w'imitwe y'ingabo, koranya imitwe y'ingabo zawe. Dore tugoswe n'abanzi, bakubise umwami w'Abisiraheli inkoni mu musaya. Uhoraho aravuga ati: “Betelehemu Efurata we, uri muto mu mijyi y'u Buyuda, ariko muri wowe hazaturuka uzantegekera Isiraheli. Igisekuru cye ni kirekire cyabayeho kuva kera cyane.” Ni yo mpamvu Imana izareka ubwoko bwayo, izabureka kugeza igihe ugomba kumubyara azamubyara. Ni bwo abavandimwe be bajyanywe ho iminyago bazahura n'abandi Bisiraheli. Uwo uzavuka azabaragira, azabaragiza ububasha azahabwa n'Uhoraho, azabaragirana ikuzo azahabwa n'Uhoraho Imana ye. Bazagira umutekano, koko abatuye isi yose bazemera ko akomeye, ni na we ubwe uzazana amahoro. Abanyashūru nibatera igihugu cyacu, nibinjira mu bigo ntamenwa byacu, tuzabateza abatware n'abagaba b'ingabo benshi. Igihugu cya Ashūru bazagitegekesha inkota, icyo gihugu cya Nimurodi bazagitegekesha intwaro. Uwo uzavuka azadukiza Abanyashūru nibarenga umupaka bagatera igihugu cyacu. Abisiraheli bazaba basigaye hagati y'amahanga menshi, bazayagwa gitumo baje nk'ikime Uhoraho yohereje, baje nk'ibijojoba bigwa ku byatsi, abantu ntibazaba babyiteze cyangwa babifitemo uruhare. Abisiraheli bazaba basigaye hagati y'amahanga n'amoko menshi, bazayabera nk'intare ihiga izindi nyamaswa, bazamera nk'icyana cy'intare kiri mu mukumbi, iyo kiwugezemo gicakira intama kikazitanyaguza, ntawe ubasha kuzikiza. Ngaho nimutsinde abanzi banyu, ababarwanya nibatsembwe. Uhoraho aravuga ati: “Icyo gihe nzatsemba amafarasi yanyu, nzarimbura n'amagare yanyu y'intambara. Nzasenya imijyi y'igihugu cyanyu, nzahirika n'ibigo ntamenwa byanyu byose. Nzamaraho iby'ubupfumu mukora, nta n'abashitsi bazongera kurangwa muri mwe. Nzatsemba amashusho abajwe n'inkingi z'amabuye musenga, ntimuzaramya ukundi ibyo mwakoze n'intoki zanyu. Nzarandura amashusho y'ikigirwamanakazi Ashera. Imijyi yanyu nzayirimbura. Nzagirira umujinya amahanga atanyumviye, nzayarakarira nihōrere.” Nimwumve icyo Uhoraho ashinja Abisiraheli. Yambwiye guhaguruka ngatanga imisozi ho umugabo, udusozi na two tukanyumva. Mwa misozi mwe, namwe mfatiro z'isi zitajegajega nimwumve! Uhoraho ararega ubwoko bwe, araburanya Abisiraheli ati: “Bwoko bwanjye, ese hari ibibi nabakoreye? Mbese hari ubwo nabananije? Ngaho nimunsubize! Erega ni jye wabavanye mu gihugu cya Misiri, ni jye wabavanye mu buja! Naboherereje Musa na Aroni na Miriyamu kugira ngo babayobore. Bwoko bwanjye, nimuzirikane ibyerekeye Balaki umwami wa Mowabu. Yafashe umugambi wo kubagirira nabi nimuzirikane icyo Balāmu mwene Bewori yamushubije. Nimuzirikane uko byagenze muvuye i Shitimu mujya i Gilugali, bityo muramenya ko jyewe Uhoraho nabagiriye neza.” Umuntu yakwibaza ati: “Ni turo ki najyana gutura Uhoraho? Imana ikomeye nayiramya nte? Mbese nayitambira ibitambo bikongorwa n'umuriro? Ese nayitura ibimasa bimaze umwaka? Mbese Uhoraho yanezezwa n'ibitambo by'amasekurume ibihumbi n'ibihumbi? Ese yanezezwa no guturwa amavuta y'iminzenze atemba nk'inzuzi zitabarika? Mbese ni ngombwa gutamba impfura yanjye kubera ibicumuro byanjye? Ese natamba uwo nibyariye kugira ngo abe icyiru cy'ibyaha byanjye?” Ahubwo wowe Imana yakumenyesheje ibikwiye! Dore icyo Uhoraho agushakaho: ni ukuba intabera no gukunda kugira imbabazi, ni ukwicisha bugufi no kugendana n'Imana yawe. Uhoraho arahamagara aranguruye abatuye umurwa, (abamwubaha ni bo banyabwenge). Aravuga ati: “Nimutinye inkoni, muntinye nanjye wategetse ko muyihanishwa. Abagome bahora barundanya umutungo babonye ku mayeri. Havumwe abagurisha ibiro bituzuye, sinihanganira abica iminzani bakayibisha, sinihanganira n'abakoresha ibipimisho bihendesha abantu. Abakire b'uyu mujyi ni abanyarugomo, abawutuyemo ni ababeshyi, ibyo bavuga ni ibinyoma gusa. Ni cyo gituma nabateje ibyorezo, nzabatsemba kubera ibyaha byanyu. Muzarya ariko ntimuzahāga, inda zanyu zizafatana n'umugongo, ibyo muziteganyiriza muzabinyagwa, ibyo mutazanyagwa bizatsembwa n'intambara. Muzabiba ariko ntimuzasarura, muzenga imbuto z'iminzenze ariko ntimuzakoresha amavuta yazo, muzenga imizabibu ariko ntimuzanywa divayi yayo. Mwakurikije imyifatire mibi y'Umwami Omuri, mwagenje nk'umuryango w'umwana we Ahabu, koko mwakurikije urugero rwabo! Ni cyo gituma nzatsemba uyu murwa, namwe abawutuye muzasekwa. Muzakorwa n'isoni nk'abandi bo mu bwoko bwanjye.” Mbega ishyano ngushije! Meze nk'ushakira imbuto ahamaze gusarurwa, meze nk'uhumba imbuto z'imizabibu, nyamara nta mbuto zo kurya zasigayeho, nta na duke mbonye two kuramira umutima. Nta ndahemuka zisigaye mu gihugu, nta ntungane n'imwe ikiharangwa. Bose baca ibico byo kumena amaraso, umuntu wese ahīga mugenzi we kugira ngo amugushe mu mutego. Ni abahanga bo gukora ibibi, abategetsi n'abacamanza nta cyo bakora batatse ruswa, abakomeye barabyitwaza bakagera ku byo bashaka, babigeraho bakoresheje uburiganya. Uw'indakemwa muri bo ahanda nk'igitovu, uw'intungane ahanda kurusha uruzitiro rw'amahwa. Dore igihe Imana yateguriye kuzabahana kiregereje, ni cyo gihe abarinzi babo b'abahanuzi bababuriraga bavuze, none bibaye urujijo. Ntukizere mugenzi wawe, ntukiringire incuti, ndetse n'umugore muryamanye jya witondera icyo umubwira. Erega umuhungu asigaye atuka se, umukobwa arwanya nyina, umukazana na we arwanya nyirabukwe! Abanzi b'umuntu ni abo mu rugo rwe. Ariko jyewe mpanze amaso Uhoraho, nizeye Imana Umukiza wanjye, Imana yanjye izanyitaho. Mwa banzi bacu mwe, mwitwishima hejuru, twaguye mu kaga ariko tuzegura umutwe. Turi mu icuraburindi ariko Uhoraho ni we rumuri rwacu. Uburakari bw'Uhoraho tuzabwihanganira kuko twamucumuyeho. Ariko igihe kizagera atuburanire aturenganure. Azatuvana mu mwijima atumurikire twibonere ko ari intungane. Abanzi bacu bazabireba bakorwe n'isoni, ba bandi badushungeraga bati: “Uhoraho Imana yanyu yabamariye iki?” Tuzabītegereza, bazanyukanyukwa nk'icyondo cyo mu nzira. Mwa batuye i Yeruzalemu mwe, igihe kizaza muzongere mwubake inkuta zayo, icyo gihe igihugu cyanyu kizāguka. Icyo gihe bene wanyu bazatahuka, bazaturuka mu gihugu cya Ashūru n'icya Misiri, bazaturuka mu Misiri no mu karere k'uruzi rwa Efurati, bazaturuka mu turere tw'inyanja no mu misozi bya kure. Ibyo bihugu bizahinduka amatongo, bizaterwa n'ubugome bw'abaturage babyo. Uhoraho, fata inkoni yawe uragire ubwoko bwawe, ni bwo mukumbi wawe w'umwihariko. Uwo mukumbi wibera mu ishyamba wonyine, nyamara rizengurutswe n'ubutaka burumbuka, uwuragire i Bashani n'i Gileyadi, uwuragire nk'uko wabikoraga kera. Uhoraho arasubiza ati: “Nzongera mbakorere ibitangaza, nzabakorera nk'ibyo nabakoreye igihe nabavanaga mu Misiri.” Ab'amahanga akomeye bazabibona bumirwe, bazaruca barumire, amatwi bayavuniremo ibiti. Bazunamira Uhoraho Imana yacu, bazasohoka mu bigo ntamenwa byabo bahinda umushyitsi, bazagira ubwoba batinye. Bazacishwa bugufi bikurure hasi, bazamera nk'inzoka n'ibindi bikōko bikurura inda. Nta yindi mana ibaho yagereranywa nawe, ubabarira abanyabyaha, ntuhana abasigaye bo mu bwoko bwawe bagucumuyeho, ntuhora ubarakariye, wishimira kubakunda. Erega uzongera utugirire impuhwe! Ibicumuro byacu uzabitsembaho, ibyaha byacu uzabiroha ikuzimu mu nyanja. Twebwe abakomoka kuri Yakobo uzatugaragariza umurava, twebwe abakomoka kuri Aburahamu uzatugaragariza urukundo. Ni ko warahiye ba sogokuruza kuva kera kose. Ngiki igitabo gikubiyemo ibyo Imana yahishuriye Nahumu wo mu mujyi wa Elikoshi. Kirimo imiburo y'ibyerekeye umurwa wa Ninive. Uhoraho ni Imana ifuha kandi ihōra, Uhoraho agira uburakari bwinshi kandi agahōra. Uhoraho ahōra abamurwanya, arakarira abanzi be. Uhoraho atinda kurakara, nyamara afite imbaraga nyinshi, ntabura guhana abagizi ba nabi. Aho Uhoraho anyuze haba inkubi y'umuyaga na serwakira, ibicu ni umukungugu utumurwa n'ibirenge bye. Acyaha inyanja igakama, inzuzi zose na zo azikamyamo amazi, atuma inzuri z'i Bashani n'izo kuri Karumeli zuma, uburabyo bwo ku bisi bya Libani na bwo buruma. Atuma imisozi itingita, udusozi na two ducika inkangu. Iyo ahingutse isi irahindagana, isi n'abayituye bose birakangarana. Ni nde wahangara kumuhagarara imbere yarakaye? Ni nde wahangana n'umujinya we ukaze? Uburakari bwe bugurumana nk'inkongi y'umuriro, butuma n'ibitare bisatagurika. Uhoraho agira neza, ni ubuhungiro mu gihe cy'amakuba, yita ku bamwisunga. Nyamara Ninive azayiteza umwuzure ayirimbure, abanzi be azabakurikirana abamarire ku icumu. Ni kuki mwigomeka ku Uhoraho? Azabatsemba abamareho. Abanzi be ntibazongera kubyutsa umutwe. Bameze nk'amahwa asobekeranye, ni abanyarugomo bameze nk'abasinzi, ni cyo gituma bazagurumana nk'ibishakashaka byumye. Ninive we, muri wowe haturutse umuntu ucura inama mbi, agambirira ibibi akigomeka ku Uhoraho. Uhoraho arabwira Abayuda ati: “Abanyashūru babarusha imbaraga kandi ni benshi, ariko bazarimbuka bashireho. Namwe nabateye umubabaro, ariko sinzongera kubababaza. Ubu ngiye kubavana mu gahato k'Abanyashūru, nzaca ingoyi bababohesheje.” Mwa batuye i Ninive mwe, dore iteka Uhoraho abaciriyeho. “Nta rubyaro ruzabakomokaho ngo ruzabitirirwe. Nzamenagura amashusho asengwa mwabaje n'ayo mwacuze, nzayamenagurira mu ngoro z'ibigirwamana byanyu. Namwe nta cyo mukimaze ngiye kubacukurira!” Mwa Bayuda mwe, dore intumwa iturutse ku misozi, ije gutangaza inkuru nziza ko ari amahoro. Cyo nimwizihize iminsi mikuru yo gusenga Imana, nimuhigure n'imihigo mwahize. Erega wa muntu wigomeka ntazongera gutera igihugu cyanyu, yararimbutse ashiraho! Mwa batuye i Ninive mwe, dore abanzi barabateye! Nimurwane ku bigo ntamenwa byanyu, nimugenzure imihanda yinjira mu murwa, nimukenyere mukomeze mukoreshe imbaraga zanyu zose! Mwasahuye abakomoka kuri Yakobo ari bo Bisiraheli, mwangije imizabibu yabo, nyamara Uhoraho abasubije ishema ryabo. Dore abasirikari bateye Ninive batwaye ingabo zitukura, bambaye n'imyambaro y'umutuku. Biteguye kugaba igitero, amagare yabo y'intambara aratera ibishashi nk'umuriro, babanguye amacumu yabo. Amagare yabo y'intambara yiroshye mu mihanda, aragenda anyuranamo mu mihanda mikuru, uyabonye wakwibwira ko ari imuri zigurumana, anyaruka nk'umurabyo. Umwami wa Ashūru yohereje abasirikari be bakuru, bagiye bihuta bagwa babyuka, bageze ku rukuta rw'umurwa bahashinga ibirindiro. Naho abanzi binjiriye mu marembo areba ku ruzi, bahise bafata ingoro y'umwami. Birarangiye Ninive irasahuwe, abayituye bajyanywe ho iminyago. Abaja babo bitangiriye itama, baraganya nk'inuma ziguguza. Ninive imeze nk'ikigega cy'amazi cyatobotse, abayituye barayivamo. Barabahamagara ngo bahagarare, ariko nta n'umwe ukebuka ngo arebe inyuma. Nimusahure ifeza musahure n'izahabu, dore hari ubukungu butabarika, huzuye ibintu by'agaciro kenshi! Ninive irasenyutse, irasahuwe ihindutse amatongo! Abayituye bakutse umutima, amavi yabo arakomangana, umubiri wose urahinda umushyitsi, mu maso habo harasuherewe. Ninive yari imeze nk'isenga y'intare, none se byayigendekeye bite? Yari imeze nk'aho ibyana by'intare birira, intare y'ingabo n'iy'ingore ni ho ziberaga, ibyana byazo ntibyagiraga ikibihungabanya. Intare yatanyaguzaga umuhigo igahaza ibyana byayo, yarawuniguraga ikagaburira ingore zayo. Isenga yayo yayuzuzagamo ibyo yishe, ubuvumo bwayo yabwuzuzagamo umuhigo. Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Ninive we, ndakwibasiye, nzatwika amagare yawe y'intambara, ibyana by'intare byawe bizicishwa inkota. Nzakubuza kongera guhīga ku isi, nta n'uzongera kumva intumwa zawe.” Wa murwa umena amaraso we, ugushije ishyano! Wiganjemo abanyabinyoma, wuzuyemo n'iminyago, ntuhwema gusahura iby'abandi. Umva urusaku rw'inkoni z'abayoboye amafarasi, umva urusaku rw'inziga z'amagare y'intambara! Umva imirindi y'amafarasi yiruka cyane, umva n'ikiriri cy'amagare y'intambara asimbagurika. Dore abarwanira ku mafarasi bagabye igitero! Inkota ziratera ibishashi, amacumu ararabagirana. Abaguye ku rugamba ni ishyano ryose, intumbi ziragerekeranye, imirambo ntibarika, abantu bagenda bayisitaraho! Ninive ari yo ndaya kabuhariwe, yari ifite uburanga buhebuje, yari n'umupfumu w'umuhanga. Yigaruriraga andi mahanga ikoresheje ubusambanyi, yigaruriraga andi moko ikoresheje ubupfumu. Ni cyo gituma Uhoraho Nyiringabo ayibwira ati: “Dore ndakwibasiye, ibyawe nzabishyira ahabona ukorwe n'isoni, nzereka amahanga ubwambure bwawe, uzakorwa n'ikimwaro imbere y'ibindi bihugu. Nzakujugunyaho ibyanduza bitera ishozi, nzagusuzuguza abantu bose bagushungere. Abazakubona bose bazakugendera kure, bazatangara bati: ‘Ninive ibaye amatongo! Koko ntawe uzayiririra!’ Uzabona he ushobora kuguhumuriza.” Ninive we, ese urinzwe kurusha umujyi wa Tebesi? Uwo mujyi na wo wari wubatse ku nkengero y'uruzi, wari ukikijwe n'amazi, uruzi ni rwo rwabaye urukuta ruwurinda. Ni ho hari ubutegetsi bukomeye bwa Misiri na Kushi, Abaputi n'Abanyalibiya baje kuyitabara. Nyamara abanzi bayo barayigaruriye, abayituye bajyanywe ho iminyago, abana babo biciwe mu mahuriro y'imihanda. Abanzi bafindiye abanyacyubahiro bayo ngo babigabanye, babohesheje abakomeye bayo iminyururu. Mwa batuye i Ninive mwe, ni mwe mutahiwe, muzahungetwa nk'abasinzi mwihishe. Ni mwe mutahiwe gushaka aho muhungira abanzi. Ibigo by'ingabo zanyu byose ntibifashije, bimeze nk'ibiti by'imitini ihishije. Ubinyeganyeje imbuto zihungukira mu kanwa ke! Dore ingabo zanyu zifite ubwoba kurusha abagore! Imipaka yanyu abanzi barayuguruye, umuriro wakongoye ibihindizo by'amarembo yanyu. Nimwivomere amazi azabahaza mwugarijwe n'abanzi. Nimucukure ibumba murikāte, nimubumbe amatafari yo gusana inkuta zanyu. Icyakora muzicwa n'inkongi y'umuriro, muzashirira ku rugamba, muzatsembwa nk'imyaka itsembwa n'inzige! Mwabaye benshi mumera nk'inzige, mwabaye benshi nk'isanane. Mwohereje abacuruzi benshi mu mahanga, babaye benshi nk'inyenyeri zo ku ijuru, bari bameze nk'inzige zirya ibihingwa zikigurukira. Ingabo zanyu zari zimeze nk'inzige, abatware b'ingabo bari bameze nk'irumbu ry'ibihore, byirirwa ku nzitiro iyo hari imbeho, iyo hamaze gushyuha birigurukira, ntawe umenya aho birengeye. Mwami wa Ashūru we, abatware bawe barishwe, abagaba b'ingabo zawe basinziriye ubuticura! Dore abaturage bakwiye imishwaro ku misozi, ntabwo habonetse umuntu wo kubakoranya. Erega nta muti wakomora ibikomere byanyu, inguma zanyu ni simusiga! Abazumva ibyababayeho bose bazabishimaho, koko nta n'umwe mutakandamije. Ngiyi imiburo umuhanuzi Habakuki yahishuriwe. Uhoraho, ko utanyumva, mbese nzagutabaza ngeze ryari? Ndagutakambira kubera urugomo ruriho, nyamara ntawe urengera. Kuki utuma ndeba ubugome buriho? Nawe kuki urēbēra abarengana? Nta kindi nkibona atari urugomo n'ibintu birimbuka, impaka n'amahane biri hose! Ni cyo gituma amategeko yarapfukiranywe, ntaho ubutabera bukirangwa, abagome baryamira intungane, bityo bagoreka ubutabera. Uhoraho aravuga ati: “Nimwitegereze amahanga maze mutangare! Muri iki gihe cyanyu hagiye gukorwa igitangaza, ntimuzacyemera nubwo hagira ukibabwira. Dore mpagurukije Abanyababiloniya, ni ubwoko bw'inkazi kandi buhutiraho, bazatera isi yose bigarurire ibindi bihugu. Ni abantu bateye ubwoba kandi batinyitse, ni abirasi bishyiriraho ayabo mategeko. Amafarasi yabo arusha ingwe kunyaruka, abayagenderaho ni inkazi kurusha amasega agiye guhīga, amafarasi si ukugenda araguruka. Abayagenderaho baturuka iyo bigwa, baza bagendera mu birere nka kagoma irabutswe inyama. Bose bagenzwa n'ibikorwa by'urugomo, bagenda būhanya bagana imbere, bafata abantu benshi nk'umusenyi. Abanyababiloniya basuzugura abami, banegura abategetsi. Ntibakangwa n'ibigo ntamenwa, batinda igitaka cyo kuririraho bakigarurira ibyo bigo. Banyaruka nk'umuyaga, aho banyuze bagenda bakora ibibi, imbaraga zabo bazigize imana yabo!” Uhoraho, uriho kuva kera kose, Mana yanjye, nta nenge ugira, ntuzatuma dupfa! Uhoraho, wahagurukije Abanyababiloniya ngo barangize imanza waduciriye, Rutare mpungiraho, wabashyizeho ngo baduhane. Uri intungane ntiwihanganira ubugome, ntubasha kurēbēra abarengana, none se kuki urēbēra abagambanyi? Kuki abagome batsemba ababarusha gutungana ukicecekera? Ureka abantu waremye bakamera nk'amafi yo mu nyanja, bamera nk'ibikōko byo mu mazi bitagira umuyobozi. Abanyababiloniya bakacira abantu bose nk'abafatisha amafi ururobo, babafata nk'ufata amafi mu rushundura, babakoranya nk'amafi ari mu mutego, ibyo bituma bishima bakanezerwa. Iyo mitego yabo bayitambira ibitambo, bosereza imibavu inshundura zabo, ni byo bakesha ibyokurya byinshi kandi biryoshye. Mbese bazageza he gutega imitego? Bazagumya gutsemba amahanga nta mbabazi! Ngiye gukomera ku murimo wanjye wo kuba maso, ngiye guhagarara ku munara w'igenzura, ngiye guhanga amaso ku Uhoraho ntegereze icyo ambwira, mbese nzasubiza iki abanyitotombera? Uhoraho ni ko kunsubiza ati: “Andika icyo nkwereka, ucyandike ku bisate by'amabuye ku buryo busomeka, bityo umuntu wese abashe kucyisomera adategwa. Icyo nkwereka kizasohozwa igihe kigeze, kirihutirwa kizagera ku iherezo nta kabuza, nubwo byatinda ugitegereze kizaza, koko igihe nagennye kizaza. Andika uti: ‘Umwirasi yishyira hejuru kandi ataboneye na busa, nyamara intungane izabeshwaho n'ubudahemuka bwayo.’ Abanyagasuzuguro si abo kwizerwa, abirasi ntibajya batuza, ntibigera banyurwa, bameze nk'ikuzimu hadahāga abapfa! Bigarurira amahanga yose, amoko yose bayagira ayabo.” Abantu bo muri ayo mahanga bazabagira iciro ry'imigani, bazabanegura babakobe bati: “Bazabona ishyano abarundanya ibitari ibyabo! Mbese bazakungahazwa n'ibyo bambuye abandi bageze ryari?” Namwe ababishyuza ibyabo bazabahagurukira, bazaza babatere ubwoba babajyane ho iminyago. Mwasahuye amahanga menshi, namwe amoko yandi yose azabasahura. Koko mwamennye amaraso menshi, mwakandamije ibihugu n'imijyi n'ababituye. Bazabona ishyano abubakisha amazu yabo ibyibano! Barayubaka bakayakomeza bakibwira ko nta cyabatera. Nyamara imigambi yanyu izatuma mukorwa n'isoni! Uko mwatsembye amahanga menshi namwe ni ko muzicwa. Amabuye yubatse inkuta azasakuza abarege, mwikorezi na zo zizayashyigikira! Bazabona ishyano abubakisha umurwa wabo ibyavuye ku bwicanyi! Bakomeresha imijyi yabo ibyo bakuye mu bugome! Nyamara ibyo amahanga agokera bizatwikwa, ibyo amoko avunikira ni ukurushywa n'ubusa. Mbese ibyo si Uhoraho Nyiringabo utuma bikorwa? Koko isi izuzuzwa kumenya ikuzo ry'Uhoraho, izuzuzwa nk'uko inyanja zisendera amazi. Bazabona ishyano abuhira inzoga abaturanyi babo! Mubaha izivanze kugira ngo zibasindishe, bityo mushimishwa no kubareba bambaye ubusa! Aho guhabwa ikuzo muzakorwa n'isoni. Uhoraho azabuhira igikombe cy'uburakari bwe, ngaho namwe nimunywe zibateshe ibyo mwambaye, bityo ikuzo ryanyu rizasimburwa no gukorwa n'isoni. Ibibi mwakoreye Abanyalibani bizabagaruka, mwishe inyamaswa nyinshi, none inyamaswa zizahora zibatera ubwoba! Koko mwamennye amaraso y'abantu benshi, mwakandamije ibihugu n'imijyi n'ababituye. Mbese amashusho asengwa amaze iki? Ese si abantu bayakora? Mbese si ayo kubeshya abantu gusa? Bagirira icyizere ibigirwamana bitavuga, kandi ari bo babyiremera! Bazabona ishyano ababwira ingiga y'igiti bati: “Kanguka!” Babwira n'ibuye ritabasha kuvuga bati: “Byuka!” Mbese ibyo bigirwamana hari icyo byigisha? Biyagirijweho izahabu n'ifeza, nyamara nta mwuka ubirimo. Uhoraho we aganje mu Ngoro ye nziranenge, abatuye isi bose nibacecekere imbere ye. Ngiri isengesho ry'umuhanuzi Habakuki, riririmbwa ku buryo bw'amaganya. Uhoraho, numvise ibigwi byawe, Uhoraho, ibitangaza wakoze byanteye ubwoba. Muri ibi bihe byacu ongera ukore ibitangaza wajyaga ukora, muri ibi bihe byacu ujye ubitugaragariza. Nubwo warakara ujye utugirira imbabazi. Dore Imana nziranenge iturutse i Temani, inyuze ku musozi wa Parani. Kuruhuka Ikuzo ryayo risesuye ijuru, isi yuzuye ishimwe ry'abayisingiza! Irabagirana nk'urumuri, imirasire ibiri nk'iy'izuba ituruka mu kiganza cyayo, ni na ho ububasha bwayo buboneka. Ibyorezo biyigenda imbere, aho inyuze hasigara indwara. Irahaguruka isi igatingita, irareba amahanga agashya ubwoba. Imisozi yabayeho kuva kera icika inkangu, udusozi twa kera turīka, iyo ni yo migenzereze yayo kuva kera kose! Nabonye Abakushani bagwije umubabaro mu mahema yabo, Abamidiyani bahindiye umushyitsi aho batuye. Uhoraho, mbese warakariye inzūzi? Mbese inzūzi ni zo zigutera umujinya? Cyangwa se warakariye inyanja? Waje ku bicu nk'ugendera ku ifarasi, wagiye gutsinda abanzi nk'ugendera mu igare ry'intambara. Umuheto wawe wawusohoye mu ntagara, indahiro yawe ni yo myambi urashisha. Kuruhuka Watumye isi yiyasa imigezi iratemba, imisozi yarakurabutswe iratingita, amazi ahurura arahita, inyanja irahorera, imihengeri yiteragura hejuru. Izuba n'ukwezi byahagaraye aho byari bigeze, byari bikanzwe n'umucyo w'imyambi yawe, byari bikanzwe n'icumu ryawe rigenda rirabagirana. Watambagiye isi ufite umujinya, waribase amahanga ufite uburakari. Wazanywe no gutabara ubwoko bwawe, wazanywe no gutabara umwami watoranyije. Wishe umuyobozi w'igihugu cy'abagome, waramushinyaguriye uramucuza, Kuruhuka wamurashishije imyambi ye bwite. Abanzi baduteye bihuta nka serwakira, bishimiye guca ibico byo gutsemba abanyabyago. Wavogereye inyanja uri ku mafarasi yawe, watumye imihengeri yayo yitera hejuru. Ibyo byose narabyumvise nkuka umutima, numvise urusaku rwabyo amenyo arakomangana, nacitse intege ndadagadwa, amaguru yanjye yahinze umushyitsi. Reka nicecekere ntegereze: igihe kizagera Imana ihane abadutera. Nubwo imitini itarabya, nubwo imizabibu itakwera, nubwo iminzenze yarumba, nubwo imirima itatanga umusaruro, nubwo intama n'ihene zashira mu biraro, nubwo inka zashira mu bikumba, sinzabura kwishimira Uhoraho, nzanezezwa n'Imana Umukiza wanjye! Nyagasani Uhoraho ni we untera imbaraga, antambagiza ahirengeye, ampa kugenda nk'imparakazi nta mpungenge. Indirimbo y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga. Ngubu ubutumwa Uhoraho yahaye Sofoniya mwene Kushi wa Gedaliya, ukomoka kuri Amariya mwene Hezekiya. Hari ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w'u Buyuda. Uhoraho aravuga ati: “Nzatsemba ibiri ku isi byose, nzatsemba abantu n'amatungo, nzatsemba ibiguruka n'amafi, nzatsemba abagome n'ibitera abantu gucumura, nzamara abantu ku isi.” Uko ni ko Uhoraho avuga. “Nzahana igihugu cy'u Buyuda, nzahana abatuye umurwa wacyo Yeruzalemu. Nzahatsemba abagisenga ikigirwamana Bāli, abatambyi bacyo ntibazibukwa ukundi. Nzatsemba abajya hejuru y'inzu bagasenga inyenyeri, nzatsemba n'abansenga bakanyirahira bambangikanyije na Milikomu. Jyewe Uhoraho nzatsemba n'abanyimūye, nzatsemba abaretse kunyoboka no kungisha inama.” Nimucecekere imbere ya Nyagasani Uhoraho, dore umunsi w'Uhoraho uregereje. Koko Uhoraho yateguye igitambo, yamaze gutoranya abo bazagisangira. Uhoraho aravuga ati: “Ku munsi nzatambaho igitambo, nzahana abatware n'abana b'umwami, nzahana n'abifata nk'abanyamahanga batanyemera. Uwo munsi nzahana abakurikiza imiziririzo igihe binjira mu nzu, nzahana n'abuzuza mu nzu ya shebuja ibyavuye ku rugomo n'uburiganya.” Uhoraho aravuga ati: “Uwo munsi hazumvikana induru ivugira ku Irembo ry'Amafi, imiborogo izumvikana mu gace gashya k'umurwa, urusaku rukomeye ruzumvikana ku misozi. Mwa batuye ku murenge w'i Makiteshi mwe, nimuboroge, dore abacuruzi bose bazashiraho, abaguzi b'ifeza bazatsembwa. “Icyo gihe nzafata urumuri njagajage Yeruzalemu. Nzahana abantu baho badamaraye, bameze nk'inzoga iteretse ngo itende ryikeneke, baribwira bati: ‘Uhoraho nta cyo azadutwara, ntahembera icyiza cyangwa ngo ahanire ikibi.’ Umutungo wabo uzasahurwa, amazu yabo azasenyuka. Abazubaka amazu ntibazayaturamo, abazatera imizabibu ntibazanywa divayi yayo.” Umunsi ukomeye w'Uhoraho uregereje, uregereje ndetse urihuta. Uwo munsi abantu bazacura imiborogo, ndetse n'intwari ubwayo izatabaza itaka. Uwo munsi uzaba ari umunsi w'uburakari bw'Uhoraho, uzaba ari umunsi w'akaga n'agahinda, uzaba ari umunsi wo kurimbura no kwangiza, uzaba ari umunsi w'icuraburindi n'umwijima, uzaba ari umunsi w'ikibunda n'igihu kibuditse, uzaba ari umunsi w'urusaku n'impanda by'intambara. Abanzi bazatera imijyi ntamenwa, bazatera n'iminara yo mu nguni z'inkuta zayo. Uhoraho aravuga ati: “Nzateza abantu akaga, bazagenda barindagira nk'impumyi, nzabagenza ntyo kuko bancumuyeho. Amaraso yabo azameneka nk'umukungugu bamena, imirambo yabo izajugunywa nk'imyanda.” Ifeza n'izahabu byabo nta cyo bizabamarira, ntibizabakiza umunsi w'uburakari bw'Uhoraho. Umujinya we ugurumana uzakongora isi yose, koko abari ku isi yose azabagwa gitumo abatsembe. Mwa bwoko butagira isoni mwe, ngaho nimuteranire hamwe. Nimuterane mutaracirwaho iteka, nimuterane uburakari bukaze bw'Uhoraho butarabageraho, nimuterane umunsi w'uburakari bw'Uhoraho utarabageraho. Erega uwo munsi wihuta nk'umurama utumurwa n'umuyaga! Yemwe abicisha bugufi bo mu gihugu mwe, mwebwe mukurikiza ibyemezo Uhoraho yafashe, nimumutakambire. Nimuharanire ubutungane no kwicisha bugufi, ahari Uhoraho azabarokora ku munsi w'uburakari bwe. Abatuye umujyi wa Gaza bazahunga, umujyi wa Ashikeloni uzaba ikidaturwa, abatuye uwa Ashidodi bazameneshwa ku manywa y'ihangu, umujyi wa Ekuroni uzarimbuka. Mwa Bafilisiti mwe, muzabona ishyano, muzarimbuka mwe abakomoka i Kireti mukaba mutuye ku nkengero z'inyanja. Dore ibyo Uhoraho avuga ku gihugu cyanyu cya Kanāni: “Nzakirimbura he gusigara n'uwo kubara inkuru.” Aho mutuye aho ku nyanja hazahinduka inzuri, hazahinduka icyanya cy'abashumba, bazahubaka n'ibiraro by'intama. Ni ho hazatura Abayuda bazaba basigaye, ni ho bazaragira amatungo yabo, nijoro bazaryama mu mazu y'umujyi wa Ashikeloni. Koko Uhoraho Imana yabo azabibuka, azagarura abajyanywe ho iminyago. Ibyo ni byo ayo mahanga aziturwa ubwirasi bwayo, yatutse ubwoko bw'Uhoraho Nyiringabo araburengēra. Uhoraho azatsemba imana zose zo ku isi, abatuye ku isi bazamutinya, abatuye iyo gihera na bo bazamuramya, umuntu wese azamusengera aho atuye. Uhoraho aravuga ati: “Mwa Banyakushi mwe, nzabamarira ku icumu.” Uhoraho azahagurukira Ashūru, azarimbura icyo gihugu cyo mu majyaruguru, umurwa wa Ninive azawuhindura amatongo, uzahinduka ubutayu bukakaye. Aho Ninive yahoze hazaba ibiraro by'imikumbi, inyamaswa z'amoko yose zizahaca ibikumba. Ibihunyira n'inkotsa bizibera mu matongo yayo, bizahuma binakotsorere mu madirishya y'amazu yaho. Imiryango yayo izaba yarasenyutse, imbaho zose bubakishije amazu zizaba zarasahuwe. Nguko uko wa murwa wiyemera uzamera, abawutuye bibeshya umutekano bibwira bati: “Nta wundi mujyi ubaho wahwana n'uwacu!” Mbega ukuntu uzahinduka amatongo! Uzasigara ari igikumba cy'inyamaswa, uzahanyura wese azifata ku munwa atangare. Umurwa wa Yeruzalemu uzabona ishyano! Wuzuyemo abagomera Imana, barawuhumanya bakanakandamiza abandi. Abawutuye nta we bumvira, ntibemera kugirwa inama. Nta cyizere bagirira Uhoraho, ntibatakambira Imana yabo. Abatware baho bameze nk'intare zitontoma, abacamanza baho bameze nk'amasega agiye guhīga nimugoroba, arya umuhīgo wose ntagire icyo yirariza! Abahanuzi baho ni abirasi n'ababeshyi, abatambyi baho bahumanya ibyeguriwe Imana, bagoreka n'Amategeko yayo. Nyamara Uhoraho ari mu murwa rwagati, ni intungane ntiyigera akora ibibi. Uko bukeye ntasiba kwerekana ko ari intabera, nyamara inkozi z'ibibi ntizibura gukora ibiteye isoni. Uhoraho aravuga ati: “Natsembye amahanga, iminara y'abarinzi b'imijyi yayo yarasenyutse, nasibye amayira yo muri yo, nta wayacamo. Iyo mijyi yararimbutse, nta n'umwe mu bayituye wacitse ku icumu. Naribwiye nti: ‘Abatuye uyu murwa bazanyubaha, bazemera kugirwa inama, bityo uyu murwa ntuzarimbuka.’ Erega sinabahannye nk'uko nari nabiteganyije, nyamara ntibatinze gukora ibibi!” Uhoraho arongera ati: “Noneho muzambona, umunsi uzaza mpagurutswe no kubashinja. Niyemeje gukoranya amahanga, nzahuriza hamwe abatuye ibihugu, na bo nzabarakarira bikomeye, nzabatura umujinya wanjye ukaze. Umujinya wanjye ugurumana uzakongora isi yose. “Nzatuma abanyamahanga bahinduka, aho gusenga ibigirwamana ni jye bazasenga. Bose bazantakambira jyewe Uhoraho, bazanyoboka bahuje umutima. Ndetse no mu majyepfo ya Kushi hazaba abansenga, abatataniye muri ibyo bihugu bazantura amaturo. “Bwoko bwanjye, uwo munsi nzabamaramo abuzuye ubwirasi, ntimuzongera kungomera i Siyoni, wa musozi nitoranyirije, bityo ntimuzaterwa isoni n'ibyo mwancumuyeho byose. Nzabasigira abicisha bugufi n'abiyoroshya, bazanyisunga jyewe Uhoraho. Abisiraheli bazaba barokotse ntibazongera gukora ibibi, ntibazabeshya cyangwa ngo bavuge iby'uburiganya. Bazagira ishya n'ihirwe nta cyo bikanga.” Siyoni we, ishime wiyamirire! Isiraheli we, vuza impundu. Yeruzalemu we, ishime, nezerwa ubikuye ku mutima. Uhoraho yahagaritse ibihano bigutegereje, abanzi bawe yarabamenesheje. Uhoraho Umwami w'Abisiraheli ari kumwe nawe, ntuzongera kugira icyo utinya. Uwo munsi Yeruzalemu izabwirwa ngo “Siyoni komera, witinya! Uhoraho Imana yawe ari kumwe nawe, ni umunyambaraga azagukiza. Azagushimira anezerwe, azakwereka uko abakunda atuje, azakwishimira aririmba nko ku munsi mukuru.” Uhoraho aravuga ati: “Nzakuvanaho ibyago byose, nzagukuraho ikimwaro. Dore igihe kizaza mpane abagukandamije bose, nzakiza abacumbagira, nzagarura abajyanywe ho iminyago, koko basuzuguwe mu isi yose, nyamara nzabahesha ikuzo n'icyubahiro. Icyo gihe mwebwe nzabagarura mbakoranyirize hamwe, nzabahesha icyubahiro n'ikuzo mu batuye isi yose. Icyo gihe muzabyirebera, nzabagarura mbavanye aho mwajyanywe ho iminyago.” Uko ni ko Uhoraho avuga. Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri Umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho yahagurukije umuhanuzi Hagayi. Amutuma ku Mutegetsi w'igihugu cy'u Buyuda ari we Zerubabeli mwene Salatiyeli, no ku Mutambyi mukuru Yeshuwa mwene Yosadaki. Uku ni ko Uhoraho Nyiringabo avuga ati: “Abayahudi baravuga ngo: ‘Igihe cyo gusubukura imirimo y'ubwubatsi bw'Ingoro y'Uhoraho ntikiragera.’ ” None rero Uhoraho atumye umuhanuzi Hagayi ati: “Mbese iki ni igihe cyo kwibera mu mazu yanyu arimbishijwe cyane, naho Ingoro yanjye ikagumya kuba itongo?” Na none Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Nimuzirikane ingaruka z'imigirire yanyu. Murahinga mukadandura ariko mugasarura bike, murarya ariko ntimuhage, muranywa ariko ntimushire inyota, murifubika ariko ntimushire imbeho, n'ukorera igihembo asa n'ubika mu mufuka utobotse.” Uhoraho Nyiringabo yungamo ati: “Nimuzirikane ingaruka z'imigirire yanyu. Nimuzamuke mujye ku misozi muvaneyo ibiti, mwongere mwubake Ingoro yanjye. Bityo nzayinezererwamo impeshe ikuzo. Ni jye Uhoraho ubivuze. Mwari mwiteze umusaruro utubutse none mwasaruye ungana urwara, na wo muwugejeje imuhira ndawuhuha ubaca mu myanya y'intoki.” Nuko Uhoraho Nyiringabo arabaza ati: “Ibyo byatewe n'iki? Ni ukubera ko Ingoro yanjye ari itongo, nyamara buri wese muri mwe yita ku nzu ye ashishikaye. Ni cyo cyatumye imvura itagwa n'ubutaka ntibwere. Nateje igihugu amapfa imisozi irakakara, ingano n'imizabibu n'imizeti n'ibindi bihingwa byose biruma, abantu n'amatungo birazahara, n'ibikorwa byanyu byose bigenda nabi.” Zerubabeli mwene Salatiyeli n'Umutambyi mukuru Yeshuwa mwene Yosadaki n'itsinda ry'abasigaye, bose bita ku Ijambo ry'Uhoraho Imana yabo bagejejweho n'umuhanuzi Hagayi, nk'uko Uhoraho Imana yabo yari yabamutumyeho. Nuko abo bantu batinya Uhoraho. Hanyuma Hagayi intumwa y'Uhoraho, abagezaho ubutumwa agira ati: “Uhoraho yavuze ngo: ‘Ndi kumwe namwe.’ ” Nuko Uhoraho atera umwete Umutegetsi w'u Buyuda, ari we Zerubabeli mwene Salatiyeli n'Umutambyi mukuru Yeshuwa mwene Yosadaki, n'itsinda ry'abasigaye bose. Bose basubukura imirimo y'ubwubatsi bw'Ingoro y'Uhoraho Nyiringabo Imana yabo. Hari ku itariki ya makumyabiri n'enye z'ukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri Umwami Dariyusi ari ku ngoma. Ku itariki ya makumyabiri n'imwe z'ukwezi kwa karindwi, mu mwaka wa kabiri Umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho yongeye guhagurutsa umuhanuzi Hagayi. Aramutuma ati: “Vugana n'Umutegetsi w'igihugu cy'u Buyuda, ari we Zerubabeli mwene Salatiyeli n'Umutambyi mukuru Yeshuwa mwene Yosadaki n'itsinda ry'abasigaye, ubabaze uti: ‘Mbese muri mwe hari umuntu waba warabonye ubwiza bw'Ingoro ya mbere? None se iy'ubu murayibona mute? Ntimureba ko ari ubusa uyigereranyije n'iya mbere! Ariko wowe Zerubabeli, komera! Nawe Mutambyi mukuru Yeshuwa mwene Yosadaki, komera! Namwe baturage b'u Buyuda, nimukomere musubukure imirimo, ndi kumwe namwe.’ Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. Arakomeza ati: ‘Kuva ubwo mwimukaga mu Misiri, nabasezeranyije ko iteka nzabana namwe, none mwitinya!’ ” Koko rero Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Hasigaye igihe gito ngatigisa ijuru n'isi n'inyanja n'ubutaka. Nzatigisa amahanga azane umutungo wayo aha, Ingoro yanjye nyitake ubwiza. Ifeza yose n'izahabu yose ni ibyanjye.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. Arongera ati: “Iyi Ngoro nshya izagira ubwiza buhebuje ubw'iya mbere, kandi aha hantu nzahagwiza amahoro.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. Ku itariki ya makumyabiri n'enye z'ukwezi kwa cyenda, mu mwaka wa kabiri Umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho Nyiringabo yongera gutuma umuhanuzi Hagayi ati: “Baza abatambyi icyo Amategeko avuga kuri iki kibazo: umuntu aramutse atwaye inyama zeguriwe Imana mu kinyita cy'umwenda yambaye, maze kigakora ku mugati cyangwa ku mboga, cyangwa kuri divayi cyangwa ku mavuta cyangwa ku kindi cyose kiribwa, mbese ibyo biribwa byaba byeguriwe Imana?” Abatambyi basubiza Hagayi bati: “Oya.” Hagayi arongera arababaza ati: “None se umuntu aramutse ahumanyijwe n'uko akoze ku ntumbi, na we agahindukira agakora kuri kimwe muri ibyo biribwa, mbese cyaba gihumanye?” Abatambyi baramusubiza bati: “Yee, cyaba gihumanye.” Hagayi yungamo ati: “None rero Uhoraho aravuga ati: ‘Nguko uko abantu b'iri shyanga bameze. Ibikorwa byabo kimwe n'ibitambo bantura birahumanye.’ ” None rero Uhoraho avuze ati: “Uhereye uyu munsi ndetse no mu gihe kizaza, mujye muzirikana uko ibintu byari bimeze. Mbere y'uko mutangira gusubukura imirimo y'ubwubatsi bw'Ingoro yanjye, icyo gihe byari bimeze bite? Iyo umuntu yageraga ku kirundo cy'ingano gikwiye kuvamo imifuka nka makumyabiri, yabonagamo icumi gusa. Uwajyaga ku muvure kudaha umutobe ukwiye kuba amacupa mirongo itanu, yasangagamo makumyabiri gusa. Ibihingwa byanyu nabiteje kuma no kubora n'urubura, nyamara ntimwangarukira.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Arakomeza ati: “Nimuzirikane ibigiye kubabaho. Nimubizirikane uhereye kuri iyi tariki ya makumyabiri n'enye z'ukwezi kwa cyenda. Mwibaze n'uko byagenze kuva ku munsi mwasubukuye imirimo y'ubwubatsi bw'Ingoro yanjye. Nta mpeke zikirangwa mu bigega byanyu. Imizabibu yanyu n'imitini yanyu n'imikomamanga yanyu n'imizeti yanyu, byose byararumbye. Nyamara nubwo bimeze bityo, uhereye uyu munsi ngiye kubahundazaho imigisha.” Kuri iyo tariki ya makumyabiri n'enye z'uko kwezi, Uhoraho atuma Hagayi bwa kabiri ati: “Bwira Umutegetsi w'igihugu cy'u Buyuda, ari we Zerubabeli mwene Salatiyeli uti: ‘Jyewe Uhoraho ngiye gutigisa isi n'ijuru. Nzahirika ubutegetsi bw'abami, ntsembe ububasha bw'abami b'amahanga. Nzatsemba amagare y'intambara n'abayatwaye, kandi abarwanira ku mafarasi bazagwana na yo bicishanye inkota.’ Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: ‘Kuri uwo munsi, wowe mugaragu wanjye Zerubabeli mwene Salatiyeli, nzakuzamura ukomere, umbere nk'impeta indi ku rutoki kuko nagutoranyije.’ Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.” Mu kwezi kwa munani mu mwaka wa kabiri Umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho yatumye umuhanuzi Zakariya mwene Berekiya akaba n'umwuzukuru wa Ido, Ntimugakurikize imigenzereze ya ba sokuruza. Nabatumagaho abahanuzi ba kera, bakababwira kureka ingeso zabo mbi n'imigenzereze yabo mibi, ariko ntibabyiteho bakanga kunyumvira. None se amaherezo ba sokuruza ntibashaje? Ese abahanuzi bo bari gutura nk'umusozi? Nyamara amagambo n'amateka nahaye abagaragu banjye b'abahanuzi, byagize ingaruka kuri ba sokuruza. Na bo ubwabo bisubiyeho baravuga bati: ‘Koko Uhoraho Nyiringabo yaduhaye igihano gikwiranye n'ingeso zacu n'imigenzereze yacu, nk'uko yari yarabyiyemeje.’ ” Ku itariki ya makumyabiri n'enye z'ukwezi kwa Shebati, mu mwaka wa kabiri Umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho yahaye ubutumwa Zakariya mwene Berekiya, akaba n'umwuzukuru wa Ido. Zakariya abivuga muri aya magambo: Iri joro nabonekewe, mbona umuntu wicaye ku ifarasi y'igaju yari ihagaze mu kabande hagati y'uduti twitwa imihadasi. Inyuma ye hari andi mafarasi y'amagaju n'ay'ibihogo n'ay'ibitare. Nuko ndamubaza nti: “Nyakubahwa, ariya mafarasi ashushanya iki?” Umumarayika twavuganaga aransubiza ati: “Ngiye kukubwira icyo ashushanya.” Nuko wa muntu wari mu duti aransobanurira ati: “Ariya mafarasi ni ayo Uhoraho yohereje ngo azenguruke isi.” Abagenderaga kuri ayo mafarasi, babwira uwo mumarayika w'Uhoraho wari uhagaze mu duti tw'imihadasi bati: “Twazengurutse isi yose dusanga ituje, ifite amahoro.” Nuko umumarayika w'Uhoraho arabaza ati: “Uhoraho Nyiringabo, dore umaze imyaka mirongo irindwi urakariye Yeruzalemu n'indi mijyi y'u Buyuda, mbese uzageza ryari kutayigirira impuhwe?” Uhoraho ni ko gusubiza umumarayika twavuganaga, amubwira amagambo meza yo kumuhumuriza. Nuko uwo mumarayika twavuganaga, ambwira gutangaza ubu butumwa bw'Uhoraho Nyiringabo ati: “Urukundo nkunda Yeruzalemu n'urwo nkunda umurenge wayo wa Siyoni rutuma mpafuhira cyane. Ariko kandi uburakari mfitiye amahanga adamaraye na bwo ni bwinshi. Koko rero narakariye Yeruzalemu buhoro, maze ayo mahanga abyishingikirizaho arayisenya.” None rero Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Ngiye kugarukira Yeruzalemu nyigirire impuhwe, Ingoro yanjye izongera ihubakwe. Umujyi wa Yeruzalemu uzafatwa ingero wongere wubakwe.” Wa mumarayika yungamo ati: “Tangaza kandi ubutumwa bw'Uhoraho Nyiringabo uti: ‘Imijyi yanjye nzongera nyisendereze ibyiza, Siyoni nongere nyihumurize na Yeruzalemu nongere nyigire umwihariko wanjye.’ ” Nuko nongera kubonekerwa mbona amahembe ane. Mbaza umumarayika twavuganaga, nti: “Mbese ariya mahembe ashushanya iki?” Na we aransubiza ati: “Ariya mahembe ashushanya ibihugu by'ibihangange, byatatanyije Abayuda n'Abisiraheli n'abaturage ba Yeruzalemu.” Hanyuma Uhoraho anyereka abacuzi bane. Ndamubaza nti: “Bariya se bo baje gukora iki?” Na we aransubiza ati: “Amahembe ni ibihugu by'ibihangange, byatatanyije Abayuda ku buryo nta wongeye kubyutsa umutwe. Naho bariya bacuzi bazanywe no guhashya no kurwanya ibyo bihugu by'ibihangange, byatatanyije abaturage b'u Buyuda.” Nuko nongera kubonekerwa, mbona umugabo ufite mu ntoki umugozi wo gupimisha. Ndamubaza nti: “Urajya he?” Na we aransubiza ati: “Ngiye gupima ubugari n'uburebure bw'umujyi wa Yeruzalemu.” Umumarayika twavuganaga agiye, ahura n'undi mumarayika uje amusanga. Uwo twavuganaga abwira uwo mumarayika wundi ati: “Iruka ubwire wa mugabo ufite umugozi uti: ‘Umujyi wa Yeruzalemu ntuzagira urukuta ruwuzengurutse, kubera ko uzabamo imbaga y'abantu kimwe n'amatungo menshi. Jyewe ubwanjye nzayibera nk'urukuta rw'umuriro ruyizengurutse, kandi nzaba muri yo rwagati nyiheshe ikuzo.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze. Uhoraho aravuga ati: “Yemwe abo natatanyirije mu byerekezo bine by'isi mwe, nimutahuke muve mu gihugu cyo mu majyaruguru. Yemwe abajyanywe ho iminyago mukomoka i Yeruzalemu mwe, nimuhunge muve muri Babiloniya.” Uhoraho Nyiringabo wanshinze kugeza ubutumwa bukomeye ku mahanga yabasahuye aravuze ati: “Umuntu wese ugize icyo akora ku bwoko bwanjye, ni jye aba akoze mu jisho. Koko rero ngiye guhagurukira ayo mahanga, asahurwe n'abahoze ari inkoreragahato zayo.” Bityo muzamenya ko Uhoraho Nyiringabo ari we wantumye. Uhoraho aravuga ati: “Yemwe baturage b'i Yeruzalemu mwe, nimuvuze impundu murangurure, dore nje gutura muri mwe. Guhera uwo munsi amahanga menshi azifatanya nanjye, azaba ubwoko bwanjye nyamara nzatura muri mwe.” Bityo muzamenya ko Uhoraho Nyiringabo ari we wabantumyeho. Igihugu cy'u Buyuda kizaba icy'Uhoraho, kizaba igihugu cye kimweguriwe, Yeruzalemu izongera ibe umurwa yitoranyirije. Bantu mwese, nimutuze imbere y'Uhoraho, dore ahagurutse mu Ngoro ye yo mu ijuru. Nuko Uhoraho anyereka Umutambyi mukuru Yeshuwa, ahagaze imbere y'umumarayika w'Uhoraho. Satani na we yari ahagaze iburyo bwa Yeshuwa kugira ngo amushinje. Uwo mumarayika w'Uhoraho abwira Satani ati: “Uhoraho nagukangare Satani we, koko Uhoraho witoranyirije Yeruzalemu nagukangare. Mbese Yeshuwa uyu si nk'agati karokotse inkongi y'umuriro?” Yeshuwa kandi yari yambaye imyambaro yanduye, ahagaze imbere y'uwo mumarayika. Nuko uwo mumarayika abwira abari aho ati: “Nimumwambure iyo myambaro yanduye.” Hanyuma abwira Yeshuwa ati: “Dore nguhanaguyeho ibicumuro byawe, nkwambitse imyambaro y'agaciro. Ntegetse kandi ko bakwambika ingofero isukuye y'ubutambyi.” Nuko bamwambika ingofero isukuye n'imyambaro. Umumarayika w'Uhoraho yari aho. Uwo mumarayika yihanangiriza Yeshuwa ati: “Uhoraho Nyiringabo arakubwira ati: ‘Nukora ibintunganiye, nusohoza imirimo nagushinze, uzagenga Ingoro yanjye n'urugo rwayo, nzagushyira ku rwego rw'abari hano bankorera. Umva Yeshuwa Mutambyi mukuru, nimwumve namwe batambyi bagenzi be, ni mwe bimenyetso biranga ibyiza bizaza. Dore ngiye kohereza umugaragu wanjye witwa Umushibuka. Imbere ya Yeshuwa mpashyize ibuye rimwe rukumbi, ni ibuye rya mpandendwi. Jyewe ubwanjye nzaryandikaho inyandiko, abaturage b'iki gihugu nzabahanaguraho ibicumuro byabo, nzabikora mu munsi umwe rukumbi. Kuri uwo munsi muzatumirana, muzadendeza munsi y'imizabibu n'imitini, mwishimire amahoro mufite.’ ” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. Umumarayika twavuganaga aragaruka arankomanga nk'ukangura umuntu uri mu bitotsi. Arambaza ati: “Urabona iki?” Ndamusubiza nti: “Ndabona igitereko cy'amatara cy'izahabu, gifite umukondo w'amavuta ku mutwe wacyo. Ku rugara rw'uwo mukondo, hari amatara arindwi afite imiyoboro irindwi ijyana amavuta mu ntambi zayo. Ndabona kandi iminzenze ibiri, umwe iburyo undi ibumoso bw'umukondo.” Nuko mbaza umumarayika twavuganaga nti: “Nyakubahwa, biriya bishushanya iki?” Na we ati: “Mbese ntubizi?” Ndamusubiza nti: “Oya Nyakubahwa.” Wa mumarayika ambwira kandi kugeza ubu butumwa kuri Zerubabeli ati: “Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: ‘Ububasha bwawe cyangwa imbaraga zawe, si byo bizagushoboza umurimo wanjye, ahubwo uzawushobozwa na Mwuka wanjye.’ Zerubabeli we, ingorane zawe nubwo zingana umusozi nzazikuraho. Ingoro yanjye uzayishyiraho ibuye ryo kuyisoza, maze baritangarire bati: ‘Mbega ukuntu ari ryiza! Mbega ukuntu ari ryiza! ’ ” Nuko Uhoraho arantuma ati: “Zerubabeli ni we washyize urufatiro kuri iyi Ngoro yanjye, kandi ni na we uzasoza imirimo y'ubwubatsi bwayo. “Bityo muzamenya ko Uhoraho Nyiringabo ari we wantumye kuri mwe. “Erega ntawe ukwiye guhinyura imirimo y'ibanze y'umushinga, ahubwo muzishima mubonye Zerubabeli ashoje Ingoro, ayishyizeho rya buye ryatoranyijwe.” Wa mumarayika arambwira ati: “Ya matara arindwi wabonye, ashushanya amaso y'Uhoraho ugenzura isi yose kugira ngo arebe ibiyikorerwaho.” Ndongera ndamubaza nti: “Mbese iriya minzenze ibiri iri iburyo n'ibumoso bw'igitereko cy'amatara yo ishushanya iki?” Ndakomeza nti: “Naho se ariya mashami abiri y'iminzenze ari iruhande rw'imiheha ibiri y'izahabu, ijyana amavuta y'iminzenze mu mukondo yo ashushanya iki?” Na we ati: “Mbese na yo ntuzi icyo ashushanya?” Ndamusubiza nti: “Oya Nyakubahwa.” Nuko arambwira ati: “Ariya mashami ashushanya ba bagabo babiri Nyagasani umugenga w'isi yose yatoranyije, akabasiga amavuta kugira ngo bamukorere.” Nuko nongera kubonekerwa, ngiye kubona mbona umuzingo w'igitabo uguruka mu kirere. Umumarayika arambaza ati: “Urabona iki?” Ndamusubiza nti: “Ndabona umuzingo w'igitabo uguruka, ufite uburebure bwa metero icyenda n'ubugari bwa metero enye n'igice.” Nuko arambwira ati: “Uwo muzingo w'igitabo ukubiyemo ibyerekeye umuvumo ugiye gukwira igihugu cyose. Ku ruhande rwawo rumwe, handitse ko abajura bagiye kumeneshwa mu gihugu. Naho ku rundi ruhande, handitse ko abarahira ibinyoma na bo bagiye kumeneshwa. Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: ‘Ni jye uteje uwo muvumo. Uzagera ku nzu y'umujura wese no ku nzu y'umuntu wese urahira izina ryanjye ibinyoma maze uzokame, uzisenye zishireho uhereye kuri mwikorezi yazo n'amabuye azubatse.’ ” Umumarayika twavuganaga aransanga arambwira ati: “Dore kiriya kintu gitungutse hariya!” Ndamubaza nti: “Kiriya ni iki?” Aransubiza ati: “Ni igiseke kirimo ibicumuro by'abatuye igihugu cyose.” Icyo giseke cyari gifite umutemeri w'icyuma kiremereye upfundutse, mbona umugore wicaye muri icyo giseke. Umumarayika arambwira ati: “Uriya mugore ashushanya ubugome bwose.” Nuko amusunikira mu giseke akubitaho wa mutemeri w'icyuma. Nongeye kureba mbona abagore babiri baratungutse. Bagurukaga mu muyaga bafite amababa nk'ay'igishondabagabo. Nuko bafata cya giseke bagitumbagirana mu kirere. Mbaza umumarayika twavuganaga nti: “Mbese kiriya giseke bakijyanye he?” Aransubiza ati: “Bakijyanye muri Babiloniya, ni ho bazubakira wa mugore ingoro. Nimara kuzura bazubakamo uruhimbi bamuhagarikeho, ahagume iteka.” Na none nongera kubonekerwa, ngiye kubona mbona amagare ane y'intambara, aturutse hagati y'imisozi ibiri y'umuringa. Igare rya mbere ryakururwaga n'amafarasi y'amagaju, irya kabiri rigakururwa n'ay'imikara, irya gatatu ryakururwaga n'ay'ibitare, naho irya kane rigakururwa n'amafarasi y'ibihogo by'umusengo. Nuko mbaza umumarayika twavuganaga nti: “Nyakubahwa, biriya bishushanya iki?” Aransubiza ati: “Biriya ni imiyaga yo mu byerekezo bine by'isi, ikaba ivuye mu ijuru imbere ya Nyagasani Umugenga w'isi yose.” Igare rikururwa n'amafarasi y'imikara rirerekeza mu gihugu cyo mu majyaruguru, amafarasi y'ibitare ari burikurikire. Naho amafarasi y'imisengo arerekeza mu gihugu cyo mu majyepfo. Amafarasi y'ibihogo yo afite umwete wo kuzenguruka isi. Uwo mumarayika arayabwira ati: “Ngaho nimugende muyizenguruke.” Ayo mafarasi ahita ajya kuzenguruka isi. Nuko arampamagara arambwira ati: “Ntureba ariya mafarasi yerekeje mu gihugu cyo mu majyaruguru, agiye gucubya umujinya Uhoraho yari afitiye icyo gihugu.” Uhoraho arambwira ati: “Abayahudi bakiri aho bajyanywe ho iminyago, bohereje impano zazanywe na Helidayi na Tobiya na Yedaya. None uyu munsi ujye kwa Yosiya mwene Sefaniya, ni ho bacumbitse bavuye i Babiloni. Wakire ifeza n'izahabu bazanye ubikoremo ikamba, uryambike Umutambyi mukuru Yeshuwa mwene Yosadaki”. Umubwire ngo: “Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: ‘Umuntu witwa Umushibuka azasagamba, maze anyubakire Ingoro. Koko ni we uzanyubakira Ingoro, azagira icyubahiro gikwiye umwami, azicara ku ntebe ye ya cyami abe umwami uganje. Umutambyi mukuru na we azicara ku ntebe ye, maze hagati yabo bombi habe ubwumvikane bwuzuye.’ Rya kamba rizagume mu Ngoro y'Uhoraho, ribe urwibutso rw'impano zazanywe na Helidayi na Tobiya na Yedaya, n'urw'ubuntu Yosiya mwene Sefaniya yagize. Abantu bazaturuka iyo giterwa inkingi bubake Ingoro yanjye.” Bityo muzamenya ko Uhoraho Nyiringabo ari we wantumye kuri mwe. Ibyo byose bizaba, nimwumvira koko Uhoraho Imana yanyu uko bikwiye. Ku itariki ya kane y'ukwezi kwa Kisilevu, mu mwaka wa kane Umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho yatumye Zakariya. Abanyabeteli bari barohereje intumwa ziyobowe na Sareseri na Regemeleki ngo zijye gutakambira Uhoraho kandi zibaze abatambyi b'Ingoro y'Uhoraho Nyiringabo kimwe n'abahanuzi ziti: “Mbese mu kwezi kwa gatanu tuzakomeza kurira no kwigomwa kurya nk'uko tumaze imyaka myinshi tubikora?” Nuko Uhoraho Nyiringabo antuma kubaza abaturage bose n'abatambyi ati: “Hashize imyaka mirongo irindwi mwigomwa kurya, kandi mugaragaza n'umubabaro mu kwezi kwa gatanu no mu kwa karindwi. Mbese koko mwigomwa kurya ari jye mubigirira? Iyo murya n'iyo munywa si mwe muba mwishimisha?” Ibyo ni byo Uhoraho yavugaga atumye abahanuzi ba kera, igihe abaturage b'i Yeruzalemu n'abo mu mijyi ihakikije bari mu mahoro, n'igihe akarere k'amajyepfo n'ak'imisozi migufi y'iburengerazuba twari dutuwe. Ntimugakandamize abapfakazi n'impfubyi n'abanyamahanga bari iwanyu n'abakene, kandi ntimukagambirire kugirira abandi nabi.” Nyamara abantu banze kumvira bagamika amajosi, biziba amatwi ngo batumva. Banangiye imitima yabo iba nk'urutare, banga kwita ku nyigisho n'amagambo Uhoraho Nyiringabo yabagejejeho atumye Mwuka wakoresheje abahanuzi ba kera. Bityo Uhoraho Nyiringabo arabarakarira cyane, maze aravuga ati: “Ubwo nabahamagaye bakanga kunyumvira, na bo barantabaje nanga kubumva. Nabatatanyirije mu mahanga batari bazi. Basiga igihugu cyabo ari amatongo, nta muntu ukinjiramo cyangwa ngo agisohokemo. Nuko icyo gihugu cy'igikundiro bagihindura amatongo.” Uhoraho Nyiringabo yarantumye ati: “Urukundo nkunda Siyoni ni rwinshi, rutuma nyifuhira birenze urugero.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. Uhoraho aravuze ati: “Dore ngiye kugaruka i Yeruzalemu, nongere nyituremo ku musozi wa Siyoni. Yeruzalemu izitwa umujyi w'abanyamurava, yitwe umusozi w'Uhoraho Nyiringabo, yitwe umusozi we yitoranyirije.” Uhoraho Nyiringabo arakomeza ati: “Abasaza n'abakecuru bazongera bicare ku mihanda y'i Yeruzalemu, bishingikirije utubando kubera izabukuru. Abana b'abahungu n'abakobwa bazuzura imihanda y'i Yeruzalemu, bazayikiniramo.” Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Nubwo itsinda ry'abasigaye ryatangara, rikavuga riti: ‘Ntibizashoboka!’ jyewe nzatuma bibaho.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Dore ngiye kurokora abantu banjye, mbakure mu bihugu by'iburasirazuba no mu by'iburengerazuba. Nzabagarura bature i Yeruzalemu, bazaba ubwoko bwanjye, nanjye mbe Imana yabo, mbayobore mu kuri no mu butabera.” Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Nimukomere mwebwe mwari muhari, wa munsi urufatiro rw'Ingoro yanjye rushyirwaho. Uwo munsi mwumvise ya magambo abahanuzi babagejejeho, ngo Ingoro yanjye igomba kongera kubakwa. Mbere yaho nta muntu wahemberwaga umurimo yakoze, n'itungo ntiryahemberwaga umurimo waryo. Abagenzi bagendaga bikanga abanzi, nta mutekano wari mu gihugu, kuko nari nashyize umwiryane mu bantu. Ariko ubu itsinda ry'abasigaye b'ubu bwoko, simbagenza nk'uko nagenje abo mu gihe cyashize.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. Arongera ati: “Nzasākāza amahoro mu gihugu, imizabibu ihunde imbuto, ubutaka burumbuke, ijuru rizagusha imvura y'urujojo. Ibyo byiza byose nzabiha abasigaye b'ubu bwoko ho umunani. Mwa Bayuda mwe, namwe mwa Bisiraheli mwe, dore ngiye kubarokora. Aho abanyamahanga babagejeje babita ibivume, ni ho bazageza babita abahawe umugisha. Nimukomere mwitinya!” Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Ubwo nari maze kwiyemeza kubagirira nabi, kuko ba sokuruza bari bamaze kundakaza, sinigeze nisubiraho. Ariko ubu niyemeje kugirira neza abatuye i Yeruzalemu, kimwe n'abatuye u Buyuda bwose. Nuko rero mwitinya. Dore ibyo mugomba gukora: umuntu wese ajye abwiza mugenzi we ukuri, mu nkiko zanyu mucire abantu imanza zitabera kandi zizana amahoro. Ntimukagambirire kugirirana nabi, kandi ntimugakunde kurahira ibinyoma, kuko nanga bene ibyo bikorwa byose.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Uhoraho Nyiringabo yarantumye ati: “Iminsi yo kwigomwa kurya mugira mu kwezi kwa kane no mu kwa gatanu, no mu kwa karindwi no mu kwa cumi, izabera Abayuda iminsi y'umunezero n'ibyishimo n'imyidagaduro. Nuko rero mujye mukunda ukuri n'amahoro.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Abanyamahanga batuye mu mijyi myinshi bazaza, abavuye mu mujyi umwe bazasanga abo mu wundi, bababwire bati: ‘Nimuze tujye gutakambira Uhoraho, dushake Uhoraho Nyiringabo. Twebwe tugiyeyo.’ Bityo abantu benshi ndetse n'abo mu mahanga akomeye, bazaza i Yeruzalemu gushaka Uhoraho Nyiringabo no kumutakambira.” Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Muri iyo minsi abagabo icumi bavuga indimi zitari zimwe, z'amoko atari amwe, bazihambira ku Muyahudi umwe. Bazafata ikinyita cy'umwambaro we maze bamubwire bati: ‘Turashaka kujyana namwe kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe.’ ” Ngiyi imiburo yaturutse ku Uhoraho. Uhoraho yibasiye intara ya Hadaraki, ashinze ibirindiro i Damasi. Koko rero imiryango y'Abisiraheli kimwe n'abandi bantu bose, bahanze Uhoraho amaso. Yibasiye kandi Lebo-Hamati, umujyi uhereranye n'uwa Damasi. Yibasiye uwa Tiri n'uwa Sidoni, nubwo abayituye ari abanyabwenge cyane. Abanyatiri biyubakiye ikigo ntamenwa, birundanyiriza ifeza nk'urundanya umukungugu, birundanyiriza n'izahabu nk'urunda icyondo mu nzira. Nyamara dore Nyagasani agiye kwigarurira Tiri, inkuta zayo azazihirika mu nyanja, Tiri yose ayihe inkongi y'umuriro. Abanyashikeloni bazabibona bashye ubwoba, naho Abanyagaza bibababaze cyane. Abanyekuroni na bo bizabagendekera bityo, kuko bazaba batagifite inkunga ya Tiri. Umwami w'i Gaza azicwa, Ashikeloni ntihazongera guturwa, naho Ashidodi hazaturwa n'uruvange rw'amoko. Uhoraho aravuze ati: “Uko ni ko nzamaraho ubwirasi bw'Abafilisiti. Nzababuza kurya inyama zirimo amaraso n'ibyokurya bizira. Bityo abazaba bakiriho bazaba abanjye, mbabare mu mazu akomoka kuri Yuda. Abanyekuroni na bo nzabagira abanjye, nk'uko nagenjereje Abayebuzi. Nzarinda ubwoko bwanjye, nkumīre ibitero by'ababisha babwo, ntawe uzongera kubukandamiza, kuko uhereye ubu ngiye kuba maso nkaburinda.” Nimwishime cyane baturage b'i Siyoni! Muvuze impundu, baturage b'i Yeruzalemu! Dore umwami wanyu aje abasanga, ni intabera kandi araganje. Nyamara yicishije bugufi, ahetswe n'indogobe, ndetse ahetswe n'icyana cy'indogobe. Azatsemba amagare y'intambara mu ntara ya Efurayimu, atsembe n'abarwanira ku mafarasi muri Yeruzalemu. Azavunagura imiheto y'intambara, asakaze amahoro mu mahanga yose. Azategeka ahereye ku nyanja imwe ageze ku yindi, ahere no ku ruzi rwa Efurati ageze ku mpera z'isi. Kandi Uhoraho aravuga ati: “Kubera Isezerano nagiranye namwe, rigashimangirwa n'amaraso y'ibitambo, narekuye imfungwa zari zifungiye mu rwobo rutagira amazi. Yemwe abafunzwe mufite icyizere mwe, nimusubire i Yeruzalemu mu murwa wanyu ntamenwa! Uyu munsi ndabamenyesha ko nzabashumbusha ibyanyu incuro ebyiri. Koko rero nzatamika umwambi ari wo Befurayimu, mfore umuheto wanjye, ari wo Bayuda, nkure inkota yanjye mu rwubati ari yo Banyasiyoni, ndwanye Abagereki.” Uhoraho aziyerekana hejuru y'abantu be, imyambi ye igende nk'umurabyo. Uhoraho Nyagasani azavuza impanda, aze mu ishuheri ituruka mu majyepfo. Uhoraho Nyiringabo azabarinda, batsembe ababisha babo barwanisha imihumetso. Bazasahinda nk'abanyoye inzoga, ikabuzura nk'uko inzabya zuzura amaraso, aminjagirwa ku mahembe y'inguni z'urutambiro. Uwo munsi Uhoraho Imana yabo izabakiza, nk'uko umushumba akiza umukumbi we. Bazayibera nk'amabuye y'agaciro atatse ikamba, arabagirana mu gihugu cyayo. Mbega ihirwe bazaba bafite! Mbega ukuntu bazaba ari beza! Abasore n'inkumi bazasugira basagambe, kubera ingano na divayi nshya. Musabe Uhoraho imvura y'itumba, Uhoraho ni we uhindisha inkuba, akagusha imvura y'umurindi, agatohagiza imyaka yo mu mirima ya buri muntu. Nyamara ibishushanyo musenga birababeshya, ibyo abapfumu berekwa ni ibinyoma, inzozi zabo zivuga ibitabaho, bakizeza abantu ibidafite ishingiro. Ni cyo gituma abantu babuyera, bakamera nk'intama zikeneshejwe, kubera ko zidafite umushumba. Uhoraho aravuze ati: “Narakariye abanyamahanga bayobora ubwoko bwanjye, none mpagurukiye kubahana.” Koko rero Uhoraho Nyiringabo azita ku bwoko bwe, ari bwo rubyaro rwa Yuda, arugire nk'ifarasi y'intwari ajyana ku rugamba. Mu rubyaro rwa Yuda hazakomoka uzamera nk'ibuye ry'insanganyarukuta, utajegajega nk'urubambo rukomeza ihema, akaba nk'umuheto ku rugamba. Muri urwo rubyaro kandi hazakomoka abategetsi b'ingeri zose. Bazitwara nk'intwari ku rugamba, zidatinya guca mu cyondo. Kubera ko Uhoraho azaba ari kumwe na bo, bazarwana intambara, batsinde abanzi babo barwanira ku mafarasi. Uhoraho aravuze ati: “Abakomoka kuri Yuda nzabagira ibihangange, abakomoka kuri Yozefu nzabacungura, nzabagirira impuhwe mbagarure mu gihugu cyabo. Bazamera nk'aho ntigeze mbareka, nsubize amasengesho yabo, kuko ndi Uhoraho Imana yabo. Abefurayimu bazamera nk'intwari, badabagire nk'abahaze divayi. Abana babo bazabireba banezerwe, bazishima babikesha Uhoraho. Nzahamagaza abantu banjye mbakoranye, kuko nzaba narabacunguye. Bazongera babe benshi nk'uko kera bari benshi. Nabatatanyirije mu mahanga, nyamara nubwo bazaba bari muri ibyo bihugu bya kure, bazanyibuka. Bo n'abana babo bazabayo, amaherezo batahuke. Nzabavana mu gihugu cya Misiri, mbavane no mu cya Ashūru, mbakoranye mbatuze iwabo, kubera ko basagutse igihugu cyabo, nzabatuza no mu karere k'i Gileyadi n'i Libani. Bazambuka inyanja y'akaga, nanjye Uhoraho nzacyaha umuhengeri w'iyo nyanja, kandi amazi maremare y'uruzi rwa Nili azakama. Ubwirasi bwa Ashūru buzashiraho, igihugu cya Misiri kinyagwe ubutegetsi. Naho abantu banjye nzabagira ibihangange, bakore ibinshimisha.” Uko ni ko Uhoraho avuze. Libani we, ugurura amarembo yawe, maze umuriro utsembe amasederi yawe y'inganzamarumbu! Mwa mizonobari mwe, nimuboroge! Amasederi yahangutse, bya biti byiza bishizeho. Mwa biti by'imishīshi mwe by'i Bashani, namwe nimuboroge, kuko ishyamba ry'inzitane ryatsembwe. Umva abashumba baraboroga, kuko icyubahiro cyabo kibashizeho! Umva intare ziromongana, kuko ishyamba ry'inzitane rikikije Yorodani ryashizeho. Uhoraho Imana yanjye irambwira iti: “Ba umushumba w'ishyo ry'intama zigenewe kubagwa. Abazigura bakazibaga babona ko nta cyaha bakora, naho abazigurisha bakiyamirira bati: ‘Imana ishimwe! Turahakiriye.’ Abashumba bazo na bo usanga nta mpuhwe bazigirira.” Nuko Uhoraho aravuga ati: “Sinzagirira impuhwe abaturage b'iki gihugu. Buri muntu ngiye kumugabiza mugenzi we, mugabize n'umwami umutegeka. Abami bazahindura igihugu amatongo kandi sinzababakiza.” Nuko abacuruzaga intama bampa akazi, mba umushumba w'ishyo ry'izagenewe kubagwa. Maze nahurana inkoni ebyiri, imwe nyita Buntu, indi nyita Bumwe. Ni bwo ntangiye kuragira iryo shyo. Mu kwezi kumwe mba maze kwirukana abashumba baryo batatu. Za ntama sinaba ngishoboye kuzihanganira, kandi na zo zari zanzinutswe. Ndazibwira nti: “Sinzongera kubabera umushumba ukundi. Izigomba gupfa nizipfe, izigomba kubagwa nizibagwe, n'izizarokoka zizasubiranamo ziryane zishire.” Nuko mfata ya nkoni yanjye yitwa Buntu, ndayivuna kugira ngo nsese amasezerano nagiranye n'amahanga yose. Uwo munsi nsesa amasezerano nagiranye na yo. Abacuruzaga intama bakurikiriraga hafi ibyo nkora, bamenya ko ari Uhoraho uvuganira na bo muri ibyo. Ndababwira nti: “Niba bibanogeye nimumpe igihembo cyanjye, kandi niba bitabanogeye, nimukigumane!” Bambarira ibikoroto mirongo itatu by'ifeza barabimpemba. Uhoraho arambwira ati: “Icyo gihembo kijugunye mu bubiko bw'Ingoro yanjye.” Mfata ibyo bikoroto mirongo itatu by'ifeza, iyo ngirwagaciro banciriye, mbijugunya mu bubiko bw'Ingoro y'Uhoraho. Nuko mvuna inkoni yanjye ya kabiri yitwa Bumwe, kugira ngo nce umubano wa kivandimwe hagati y'Abayuda n'Abisiraheli. Uhoraho arambwira ati: “Ongera ufate ibikoresho by'umushumba, ariko noneho ube umushumba w'umupfapfa. Erega ngiye gushyiraho undi mushumba muri iki gihugu! Ntazatarura intama zazimiye, ntazita ku zisigara inyuma, ntazunga izavunitse ndetse n'izimeze neza ntazazigaburira, ahubwo azarya izibyibushye muri zo, aziryane n'iminono yazo. Uwo mushumba gito utererana intama azabona ishyano! Ukuboko kwe n'ijisho rye ry'iburyo bikomerekere ku rugamba, Ukuboko kwe kumugare burundu, ijisho rye ry'iburyo rihume ritsiratsize!” Ngiyi imiburo iturutse ku Uhoraho yerekeye Isiraheli: Uhoraho waremye ijuru, washimangiye isi ku mfatiro zayo, wahaye umuntu umwuka w'ubugingo, aravuga ati: “Yeruzalemu nzayigira nk'igikombe kirimo inzoga, kizatera amahanga ayikikije kudandabirana. U Buyuda na bwo ni ko nzabugira, ubwo Yeruzalemu izaba igoswe n'abanzi. Umunsi amahanga yose yo ku isi yakoraniye kurwanya Yeruzalemu, nzayigira nk'urutare ayo mahanga atabasha gushyigura. Abazagerageza kurushyigura ruzabakomeretsa bikomeye.” Uhoraho yungamo ati: “Icyo gihe amafarasi yabo yose nzayateza ubwoba, abayagendaho mbahindure nk'abasazi. Ariko Abayuda bo nzabarinda, naho amafarasi yose ahetse abo banyamahanga nyateze ubuhumyi. Abatware b'u Buyuda ubwabo bazivugira bati: ‘Abatuye Yeruzalemu bakomora imbaraga zabo ku Uhoraho Nyiringabo Imana yabo.’ “Icyo gihe nzakoresha abatware b'u Buyuda nk'umuriro wo gukongora ibiti, n'ifumba y'umuriro yo gukongeza ibishakashaka. Bazatsemba amahanga yose abagose impande zose. Bityo abaturage b'i Yeruzalemu bakomeze basagambe mu murwa wabo. “Jyewe Uhoraho nzabanza ngoboke Abayuda, kugira ngo abakomoka ku Mwami Dawidi hamwe n'abandi batuye i Yeruzalemu, batibwira ko basumbya ikuzo abandi Bayuda.” Icyo gihe Uhoraho azarinda abatuye Yeruzalemu, ndetse icyo gihe umunyantegenke muri bo azagira imbaraga nk'iza Dawidi, abakomoka kuri Dawidi bazabajya imbere babayobore nk'abayobowe n'Imana ubwayo, cyangwa umumarayika w'Uhoraho. “Icyo gihe ubwanjye nziyizira, ntsembe amahanga yose azaba aje gutera Yeruzalemu. Abakomoka kuri Dawidi hamwe n'abandi batuye Yeruzalemu, nzabashyiramo umutima wo kuntakambira kugira ngo mbababarire. Bazitegereza uwo batoboye, bamuborogere nk'uko uwapfushije umwana w'ikinege amuborogera. Bazamuririra cyane nk'uko uwapfushije umuhungu we w'imfura amuririra. Muri icyo gihe abatuye Yeruzalemu bazaboroga bikomeye, nk'uko abatuye ikibaya cya Megido baborogera Hadadirimoni. Abatuye igihugu bose bazaboroga, buri nzu yose iboroge ukwayo: abakomoka kuri Dawidi, abagabo ukwabo n'abagore ukwabo. Abakomoka kuri Natani, abagabo ukwabo n'abagore ukwabo. Abakomoka kuri Levi, abagabo ukwabo n'abagore ukwabo, n'abakomoka kuri Shimeyi, abagabo ukwabo n'abagore ukwabo. Bityo bityo n'abo mu yandi mazu asigaye, abagabo ukwabo n'abagore ukwabo. “Icyo gihe abakomoka kuri Dawidi n'abandi batuye i Yeruzalemu, bazafukurirwa isōko yo kubozaho ibyaha n'ubwandure.” Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Muri icyo gihe nzatsemba ibigirwamana mu gihugu, ku buryo ntawe uzongera kubyibuka ukundi. Nzamenesha kandi mu gihugu abahanurabinyoma, ntsembe n'ishyaka bagirira ibigirwamana. Nihagira uwongera kwiha guhanura, se na nyina ubwabo bazamubwira bati: ‘Ugomba gupfa kuko uvuga ibinyoma, ubeshya ngo watumwe n'Uhoraho.’ Se na nyina bazamutsinda aho agihanura. Icyo gihe abahanuzi bose bazagira isoni zo kuvuga ibyo beretswe mu ibonekerwa. Bityo ntibazongera kwambara ibishura by'abahanuzi, kugira ngo babone uko babeshya rubanda. Buri wese azavuga ati: ‘Jye sindi umuhanuzi ahubwo ndi umuhinzi, mfite isambu kuva mu buto bwanjye.’ Nihagira abamubaza bati: ‘Niba utari umuhanuzi izo ndasago zo mu gituza wazitewe n'iki?’ Azabasubiza ati: ‘Nakomerekeye ku ncuti zanjye.’ ” Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Wa nkota we, rwanya umushumba ari we mugenzi wanjye! Ica umushumba intama zitatane, kandi n'izikiri nto nzazirwanya.” Uhoraho yungamo ati: “Bibiri bya gatatu by'abatuye igihugu bazapfa bashirire ku icumu, kimwe cya gatatu cyonyine ni cyo kizarokoka. Abo bagize kimwe cya gatatu nzabagerageza, mbatunganye nk'uko ifeza n'izahabu bitunganyirizwa mu muriro w'uruganda. Bazanyambaza nanjye mbahe icyo basaba. Nzababwira nti: ‘Muri ubwoko bwanjye.’ Na bo bazavuga bati: ‘Uhoraho ni we Mana yacu. ’ ” Dore umunsi w'Uhoraho uregereje. Yeruzalemu izasahurwa maze iminyago bayigabanire muri yo rwagati. Koko rero Uhoraho azakoranya amahanga yose kugira ngo atere Yeruzalemu. Izafatwa maze amazu bayasahure, abagore baho babasambanye ku ngufu. Kimwe cya kabiri cy'abatuye umurwa kizajyanwa ho iminyago, ariko abaturage bazaba barokotse bazawugumamo. Nuko rero Uhoraho azatabara arwanye ayo mahanga, nk'uko ajya abigenza mu gihe cy'intambara. Uwo munsi azahagarara ku Musozi w'Iminzenze, uri hakurya iburasirazuba bwa Yeruzalemu. Uwo musozi uzasadukamo kabiri uhereye iburasirazuba ukageza iburengerazuba, ucikemo igikombe kinini cyane. Igice kimwe cy'umusozi kizaherera mu majyaruguru, ikindi gice cyawo giherere mu majyepfo. Muzahunga munyuze muri icyo gikombe kuko kizagera ahitwa Asali. Muzahunga nka ba sokuruza ubwo bahungaga umutingito w'isi ukomeye, wabayeho ku ngoma ya Uziya umwami w'u Buyuda. Nuko Uhoraho Imana yanjye izaza ishagawe n'intore zayo ibagoboke. Uwo munsi ntihazabaho icyokere, umucyo cyangwa ikibunda. Uzaba ari umunsi utazigera wira. Nta manywa cyangwa ijoro bizabaho, ndetse na nimugoroba hazakomeza kubona. Uhoraho wenyine ni we uzi uko uwo munsi uzaba umeze. Uwo munsi amazi ahesha ubugingo azaturuka muri Yeruzalemu amwe atembere mu Kiyaga cy'Umunyu, andi atembere mu Nyanja ya Mediterane. Azaguma gutemba atyo ku mpeshyi no mu itumba. Uwo munsi Uhoraho azaba Umwami ugenga isi yose, kuko Uhoraho ari we Mana wenyine, ni we wenyine ukwiye gusengwa. Akarere kose kazengurutse Yeruzalemu kazaringanizwa habe ikibaya, guhera mu majyaruguru ahitwa i Geba kugeza mu majyepfo ahitwa Rimoni. Yeruzalemu ubwayo, ni ukuvuga kuva ku Irembo rya Benyamini kugeza aho Irembo ry'Inguni ryahoze, no kuva ku munara wa Hananēli kugeza ku rwengero rw'umwami, izasumba ahayizengurutse hose. Yeruzalemu izongera iturwe, ntizongera gusenywa ukundi, izahorana umutekano. Dore icyago Uhoraho azateza abanyamahanga bose bazahagurukira gutera Yeruzalemu: bazabora bahagaze, amaso yabo azaborera mu bihene, n'indimi zabo ziborere mu kanwa. Icyo gihe Uhoraho azabateza imivurungano ikomeye, maze basubiranemo barwane, bicane. Abayuda bazarwanirira Yeruzalemu, banyage amahanga abakikije ubukungu bwayo. Bazayanyaga izahabu n'ifeza, n'imyambaro byinshi cyane. Uko cya cyago kizatezwa abanyamahanga, ni ko kizagera no ku mafarasi no ku nyumbu, no ku ngamiya no ku ndogobe, no ku yandi matungo bizaba biri mu nkambi z'ababisha. Muri ba banyamahanga bahagurukiye gutera Yeruzalemu, uzarokoka icyo cyago wese azajya ayigarukamo buri mwaka, azanywe no kuramya Umwami Uhoraho Nyiringabo, no kwizihiza iminsi mikuru y'Ingando. Nihagira amoko yo ku isi atazaza i Yeruzalemu kuramya Umwami Uhoraho Nyiringabo, nta mvura izigera igwa iwabo. Abanyamisiri nibataza i Yeruzalemu ngo bizihirizeyo iyo minsi mikuru, na bo bazagerwaho n'icyago Uhoraho azateza amahanga yose, atazaza kwizihiza iminsi mikuru y'Ingando. Ngicyo igihano cy'Abanyamisiri n'icy'andi mahanga, atazaza i Yeruzalemu kwizihiza iminsi mikuru y'Ingando. Icyo gihe inzogera zambikwa amafarasi zizandikwaho ngo “Iyeguriwe Uhoraho.” Ibyungo bisanzwe byo mu Ngoro y'Uhoraho na byo bizamwegurirwa, nk'uko inzabya zikoreshwa ku rutambiro zamweguriwe. Ndetse ibyungo byose byo muri Yeruzalemu n'ibyo mu Buyuda, bizegurirwa Uhoraho Nyiringabo. Abazaza gutamba ibitambo bazafata muri ibyo byungo, babitekemo inyama. Icyo gihe ntawe uzongera gucururiza mu Ngoro y'Uhoraho Nyiringabo. Ngiyi imiburo Uhoraho yagejeje ku Bisiraheli ayinyujije ku muhanuzi Malaki. Uhoraho abwira Abisiraheli ati: “Narabakunze.” Na bo baramubaza bati: “Ni iki kigaragaza ko wadukunze?” Uhoraho arabasubiza ati: “None se Ezawu na Yakobo, ntibavaga inda imwe? Nyamara nikundiye Yakobo n'abamukomokaho, naho Ezawu n'abamukomokaho mbigizayo. Imirenge yabo nayihinduye amatongo, bityo igihugu bahawe ho umunani nkegurira ingunzu zo mu kidaturwa.” Nubwo Abedomu ari bo abakomoka kuri Ezawu bavuga bati: “Imijyi yacu yarashenywe ariko tuyigarukemo tuyisane”, nyamara Uhoraho Nyiringabo we aravuga ati: “Nibayubake nzayisenya. Bazitwa ‘Ishyanga ry'abagome, abantu Uhoraho ahora arakariye.’ Mwebwe Abisiraheli, muzabyibonera, maze muvuge muti: ‘Uhoraho arakomeye, afite ububasha no ku yandi mahanga.’ ” Uhoraho Nyiringabo abwira abatambyi ati: “Umwana yubaha se, n'umugaragu akubaha shebuja. None se ko ndi so, kuki mutanyubaha? Kandi ko ndi shobuja, kuki mutanyumvira? Ahubwo muransuzugura! Nyamara murambaza muti: ‘Mbese tugusuzugura dute?’ Muransuzugura kuko muzana ku rutambiro rwanjye ibyokurya bihumanye. Nyamara murambaza muti: ‘Twakugize dute?’ Ni uko muvuga ko urutambiro rwanjye rusuzuguritse! Igihe muje kuntura itungo rihumye cyangwa ricumbagira cyangwa rirwaye, mbese ibyo si ukunsuzugura? Mbese itungo nk'iryo mwahangara kuritura umutegetsi w'igihugu cyanyu? Mbese mugize mutyo yabakirana ubwuzu akabashimira?” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo abaza. Mwa batambyi mwe, ngaho nimwinginge Imana, umva ko itubabarira! Mbese aho yabakirana ubwuzu kandi muyisuzugura mutyo? Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Icyampa hakagira umuntu ufunga inzugi z'Ingoro yanjye, maze ntimwongere gucana umuriro wo gukongora ibitambo by'impfabusa ku rutambiro rwanjye! Erega simbishimira kandi amaturo muntura sinyashaka! Ku isi yose hari abantu banyubaha. Ahantu hose hari abatwika imibavu bakayintura kandi bakantura n'amaturo atunganye. Erega mu mahanga yose hari abanyubaha!” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. Na none ati: “Ariko mwebwe muransuzugura mukavuga muti: ‘Urutambiro rwa Nyagasani rurahumanye, n'ibyokurya biruvuyeho birasuzuguritse.’ Kandi mukinuba muti: ‘Mbega agahato!’ Nuko amatungo yakomeretse cyangwa acumbagira cyangwa arwaye, akaba ari yo muntura! Mbese bene ayo maturo yanyu nayakira? Havumwe undiganya wese akampigura bene iryo tungo, akarintura kandi afite amatungo adafite inenge! Koko rero navumwe, ndi Nyagasani Umwami ukomeye, abantu bo mu mahanga yose barantinya.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. None rero Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Mwa batambyi mwe, ndababuriye! Nimutanyumvira ngo mumpeshe ikuzo mubyitayeho, ndabavuma, ibyiza abantu babaha bihinduke imivumo. Koko rero nabihinduye imivumo kuko nta cyo mwitaho. Dore nzahana ababakomokaho, kandi namwe mbatere mu maso amayezi y'ibitambo by'iminsi mikuru yanyu, maze mbajugunyane n'ayo mayezi. Ubwo ni bwo muzamenya ko nabagejejeho iyo miburo, kugira ngo Isezerano nagiranye n'abakomoka kuri Levi ridakuka.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. Arongera ati: “Abo Balevi nabasezeraniye ubugingo n'amahoro, kandi koko narabibahaye. Barantinyaga cyane bakanyubaha. Bigishaga inyigisho z'ukuri, ntibigeze bigisha iz'ibinyoma. Twabanaga mu mahoro bantunganiye, bagatuma benshi bareka ubugome. Koko rero abatambyi ni bo bagomba kwigisha abantu kumenya Imana, akaba ari bo abantu baza kugisha inama kuko ari bo ntumwa z'Uhoraho Nyiringabo. Ariko mwebwe abatambyi ntimwasohoje uwo murimo, ahubwo inyigisho zanyu zatumye benshi bagwa mu byaha. Bityo mwica Isezerano nagiranye n'abakomoka kuri Levi.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. Na none ati: “Nanjye nabateje rubanda rwose barabasuzugura mukorwa n'isoni, kuko mutakoze ibyo nshaka kandi ntimwabaye intabera, ngo mufate abantu bose kimwe imbere y'Amategeko yanjye.” Twese dukomoka kuri sogokuruza umwe, kandi twese twaremwe n'Imana imwe rukumbi. None se kuki duhemukirana, tukica amasezerano ba sogokuruza bagiranye n'Imana? Abayahudi bahemukiye Imana, bakora ibizira biteye ishozi mu gihugu cyabo cyose no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu. Koko Abayahudi bahumanyije Ingoro Uhoraho akunda, kandi bashatse abanyamahangakazi basenga ibigirwamana. Umuntu wese ukora ibyo, Uhoraho azamuca mu bakomoka kuri Yakobo, he kugira umucira akari urutega ngo amurenganure, cyangwa ngo amutangire ituro ku Uhoraho Nyiringabo. Hari ikindi kandi mukora: muza ku rutambiro rw'Uhoraho mugasuka amarira. Muraboroga kandi mukaganya kubera ko atacyita ku maturo yanyu ngo ayakirane ubwuzu. Nyamara murabaza muti: “Ibyo biterwa n'iki?” Biterwa n'uko wowe mugabo wahemukiye umugore wawe mwashakanye ukiri umusore. Mwasezeraniye imbere y'Uhoraho ko ari mugenzi wawe, akaba n'umugore wawe w'isezerano. Mbese Imana ntiyakugize umwe na we, mwembi muhuje umubiri n'ubugingo? Kuki se yabagize umwe? Si uko yabashakagaho urubyaro ruyubaha? Nuko rero ubwawe wirinde guhemukira umugore washatse ukiri umusore. Koko rero Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli, aravuze ati: “Nanga ubutandukane bw'abashakanye kuko ari ubugome bukabije.” Nuko rero ubwanyu nimwirinde, hatagira umuntu uhemukira uwo bashakanye. Murushya Uhoraho kubera amagambo yanyu. Nyamara murabaza muti: “Tumurushya dute?” Muramurushya iyo muvuga muti: “Umuntu wese ukora ibibi, Uhoraho amwita mwiza akamwishimira”, cyangwa iyo mumubaza muti: “None se Imana idaca urwa kibera iri he?” Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Dore ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Bidatinze Nyagasani mushaka azasesekara mu Ngoro ye, kandi intumwa mwifuza ngiyo iraje, ibazaniye Isezerano.” Ni nde uzarokoka ku munsi azaza? Cyangwa se ni nde uzahangara kumuhagarara imbere ubwo azaba aje? Kuko ameze nk'isabune y'umumeshi ikuraho umwanda, cyangwa nk'umuriro w'umucuzi ushongesha ubutare kugira ngo ubutunganye. Azamera nk'ushongesha ifeza ayitunganya. Koko rero nk'uko umucuzi ashongesha ifeza n'izahabu abitunganya, ni ko Nyagasani azaboneza abakomoka kuri Levi. Bityo babone gutura Uhoraho amaturo aboneye. Ubwo ni bwo Uhoraho azishimira amaturo y'abaturage b'igihugu cy'u Buyuda, n'ay'abo mu murwa wacyo wa Yeruzalemu, nk'uko yayishimiraga mbere mu bihe bya kera. Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Nzaza muri mwe mbacire imanza. Nzihutira gushinja abanyabugenge n'abasambanyi, n'abarahira ibinyoma n'abima abakozi babo ibihembo byabo, n'abarenganya abapfakazi n'impfubyi kandi bakagirira nabi abanyamahanga batuye muri mwe. Abatanyubaha bose nzabashinja.” Uhoraho aravuze ati: “Jyewe Uhoraho simpinduka, kandi namwe ntimwahindutse ngo mureke kuriganya nka sogokuruza wanyu Yakobo. Kimwe na ba sokuruza mwateshutse amabwiriza yanjye ntimwayakurikiza.” Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Nimungarukire nanjye nzabagarukira. Nyamara murambaza muti: ‘Twakugarukira dute?’ ” Na we ati: “Ese koko umuntu yakwima Imana ibyayo? Nyamara mwebwe mwarabinyimye. Ariko murambaza muti: ‘Twakwimye iki?’ Mwanyimye kimwe cya cumi n'amaturo. Nuko rero mwebwe Abisiraheli mwese, umuvumo uzabokama kuko mwanyimye ibyanjye.” Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Ngaho nimuzane kimwe cya cumi gishyitse, mugishyire mu bubiko bw'Ingoro yanjye kugira ngo ibemo ibyokurya. Ngaho nimubikore murebe ko ntazagomorora imigomero y'ijuru, nkabasenderezaho imigisha myinshi cyane. Nzabuza inzige kwangiza imyaka yanyu, kandi imizabibu yanyu ntizongera kurumba. Amahanga yose azabita abanyehirwe, kuko igihugu cyanyu kizaba kiguwe neza rwose.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. Uhoraho aravuze ati: “Mwaranyivovoteye. Nyamara murambaza muti: ‘Twakwivovoteye dute?’ Mwaravuze muti: ‘Gukorera Imana nta cyo bimaze. Twakurikije amabwiriza yayo kandi twagaragarije Uhoraho Nyiringabo ko twibabaje tukihana, ariko ibyo byose nta cyo byatwunguye. Ahubwo twe tubona abirasi ari bo banyehirwe, n'inkozi z'ibibi ari zo zimererwa neza, n'iyo bashotoye Imana nta cyo bibatwara!’ ” Nuko abubahaga Uhoraho baraganiraga, na we akabatega amatwi akumva ibiganiro byabo, maze abamwubahaga bakamutinya, amazina yabo yandikirwa imbere ye mu gitabo cy'urwibutso. Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Bazaba abanjye bwite ku munsi ntegura. Nzabagirira impuhwe nk'uko umubyeyi azigirira umwana we umukorera. Bityo muzongera mumenye itandukaniro riri hagati y'intungane n'abagome, n'iriri hagati y'abankorera n'abatankorera.” Uhoraho Nyiringabo yungamo ati: “Dore hagiye kubaho umunsi abirasi bose n'inkozi z'ibibi zose, bazagurumana nk'ibikenyeri mu itanura. Uwo munsi bazakongoka bashireho he kugira urokoka. Ariko mwebwe abanyubaha, agakiza kazabageraho kameze nk'izuba rirashe rifite ubuzima mu mirase yaryo. Muzishima mumere nk'inyana zikina zisohotse mu kiraro. Ku munsi ntegura muzaribatira abagome munsi y'ibirenge byanyu, kuko bazaba babaye ivu.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze. “Nimuzirikane Amategeko nahereye umugaragu wanjye Musa ku musozi wa Horebu, kandi muzirikane amateka n'amabwiriza namuhaye ngo ayashyikirize Abisiraheli bose. “Dore ngiye kuboherereza umuhanuzi Eliya mbere yuko habaho umunsi w'Uhoraho, umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba. Azunga abana na ba se, kugira ngo ninza ntazatsemba igihugu cyanyu.” Dore uko ibisekuruza bya Yezu Kristo ukomoka kuri Dawidi no kuri Aburahamu bikurikirana: Aburahamu yabyaye Izaki, Izaki abyara Yakobo, Yakobo abyara Yuda n'abavandimwe be. Yuda abyara Perēsi na Zera ababyaranye na Tamari, Perēsi abyara Hesironi, Hesironi abyara Aramu, Aramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, Nahasoni abyara Salumoni. Salumoni abyara Bowazi amubyaranye na Rahabu, Bowazi abyara Obedi amubyaranye na Ruti, Obedi abyara Yese. Yese abyara Umwami Dawidi. Dawidi yabyaye Salomo amubyaranye na muka Uriya. Salomo abyara Robowamu, Robowamu abyara Abiya, Abiya abyara Asa. Asa abyara Yozafati, Yozafati abyara Yoramu, Yoramu abyara Uziya. Uziya abyara Yotamu, Yotamu abyara Ahazi, Ahazi abyara Hezekiya. Hezekiya abyara Manase, Manase abyara Amoni, Amoni abyara Yosiya. Yosiya abyara Yekoniya n'abavandimwe be, babayeho igihe Abayuda bajyanwaga ho iminyago i Babiloni. Nyuma y'aho bajyaniwe i Babiloni, Yekoniya yabyaye Salatiyeli, Salatiyeli abyara Zerubabeli. Zerubabeli abyara Abiyudi, Abiyudi abyara Eliyakimu, Eliyakimu abyara Azori. Azori abyara Sadoki, Sadoki abyara Akimu, Akimu abyara Elihudi. Elihudi abyara Eleyazari, Eleyazari abyara Matani, Matani abyara Yakobo. Yakobo abyara Yozefu umugabo wa Mariya, ari na we nyina wa Yezu witwa Kristo. Kuva kuri Aburahamu kugeza kuri Dawidi hari ibisekuruza cumi na bine, kuva kuri Dawidi kugeza bajyanywe i Babiloni na byo ni cumi na bine, no kuva bajyanywe i Babiloni kugeza kuri Kristo ni cumi na bine. Dore uko byagenze mu ivuka rya Yezu Kristo. Nyina Mariya wari warasabwe na Yozefu, yasamye inda bitewe na Mwuka Muziranenge kandi atari yabana n'umugabo we. Yozefu akaba umuntu w'intungane, ntiyashaka kumukoza isoni, ni bwo yigiriye inama yo kumubenga rwihishwa. Akiri muri ibyo umumarayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati: “Yozefu mwene Dawidi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko iyo nda yayisamye bitewe na Mwuka Muziranenge. Azabyara umuhungu umwite Yezu, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha.” Byose byabereye kugira ngo bibe nk'uko Nyagasani yari yaratumye umuhanuzi kubivuga ati: “Dore umukobwa w'isugi azasama inda, azabyara umwana w'umuhungu, bazamwita Emanweli.” (Risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe.”) Yozefu akangutse abigenza uko umumarayika wa Nyagasani yari yamutegetse, azana umugeni we. Ariko ntibaryamana kugeza igihe yabyariye umwana w'umuhungu. Uwo mwana Yozefu amwita Yezu. Yezu amaze kuvukira i Betelehemu mu ntara ya Yudeya ku ngoma y'Umwami Herodi, haza abahanga mu by'inyenyeri baturutse iburasirazuba bagera i Yeruzalemu. Barabaza bati: “Umwami w'Abayahudi uherutse kuvuka ari hehe? Twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none twari tuje kumuramya.” Umwami Herodi yumvise ibyo ahagarika umutima, we n'abaturage bose b'i Yeruzalemu. Nuko akoranya abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko bose b'Abisiraheli, ababaza aho Kristo yajyaga kuzavukira. Baramusubiza bati: “Ni i Betelehemu mu ntara ya Yudeya, kuko ari ko byanditswe n'umuhanuzi ngo: ‘Nawe Betelehemu yo mu Buyuda, ntabwo uri uw'inyuma mu butegetsi bw'u Buyuda, kuko muri wowe hazaturuka umutegetsi, azaba umushumba w'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli.’ ” Nuko Herodi atumiza ba bahanga arabihererana, ababaza neza igihe baboneye ya nyenyeri. Nuko abatuma i Betelehemu avuga ati: “Nimugende mubaririze neza iby'uwo mwana. Nimumubona muzabimenyeshe, nanjye njye kumuramya.” Bamaze kumva amagambo y'umwami baragenda. Ni bwo iyo nyenyeri bari babonye bakiri iburasirazuba ibagiye imbere, irinda igera hejuru y'aho umwana ari irahahagarara. Babonye iyo nyenyeri barishima cyane. Nuko binjira mu nzu basanga umwana ari kumwe na nyina Mariya, bamwikubita imbere baramuramya. Bahambura ibintu bazanye bifite agaciro barabimutura. Byari izahabu n'ububani n'imibavu y'igiciro. Nuko Imana imaze kubaburira mu nzozi ngo be gusubira kwa Herodi, baherako banyura indi nzira basubira mu gihugu cyabo. Bamaze kugenda umumarayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi, aramubwira ati: “Byuka ujyane umwana na nyina muhungire mu gihugu cya Misiri, mugumeyo kugeza igihe nzakubwirira, kuko Herodi agiye gushaka umwana ngo amwice.” Iryo joro Yozefu arabyuka, ajyana umwana na nyina bajya mu Misiri. Bagumayo kugeza igihe Herodi apfiriye. Ibyo byabereyeho kugira ngo bibe uko Nyagasani yari yaravuze atumye umuhanuzi ati: “Umwana wanjye naramuhamagaye ngo ave mu Misiri.” Herodi abonye ko ba bahanga bamutengushye ararakara cyane. Nuko yohereza abantu kwica abana b'abahungu bose b'i Betelehemu n'abo mu mirenge yose ihakikije, bamaze imyaka ibiri cyangwa batarayigezaho, agereranyije n'igihe ba bahanga bari bamubwiye ko ari bwo babonye ya nyenyeri. Bityo biba uko byavuzwe n'umuhanuzi Yeremiya agira ati: “Induru yumvikaniye i Rama, humvikanye n'amarira n'umuborogo mwinshi. Rasheli araririra abana be, yanze guhozwa kuko batakiriho.” Nuko Herodi amaze gupfa, umumarayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi akiri mu Misiri, aramubwira ati: “Byuka ufate umwana na nyina musubire mu gihugu cya Isiraheli, kuko abashakaga kwica uwo mwana batakiriho.” Yozefu arabyuka ajyana umwana na nyina, bagerana mu gihugu cya Isiraheli. Ariko yumvise ko Arikelawo mwene Herodi yabaye Umwami w'i Yudeya asimbuye se, atinya kujyayo. Ni ko kuburirwa ari mu nzozi ngo ajye mu ntara ya Galileya. Nuko ajyayo atura mu mujyi witwa Nazareti, kugira ngo bibe nk'uko byavuzwe n'abahanuzi ngo: “Azitwa Umunyanazareti.” Icyo gihe Yohani Mubatiza atunguka mu butayu bwo muri Yudeya atangaza ati: “Nimwihane kuko ubwami bw'ijuru bwegereje!” Yohani uwo ni we wari waravuzwe n'umuhanuzi Ezayi ngo: “Nimwumve ijwi ry'urangururira mu butayu ati: ‘Nimutunganye inzira ya Nyagasani, nimuringanize aho azanyura.’ ” Yohani yambaraga umwambaro uboheshejwe ubwoya bw'ingamiya, awukenyeje umukandara w'uruhu. Yatungwaga n'isanane n'ubuki bw'ubuhura. Abaturage b'i Yeruzalemu n'abo mu ntara yose ya Yudeya n'abo mu karere kose kegereye uruzi rwa Yorodani baramusangaga, akababatiriza mu ruzi rwa Yorodani, bemerera mu ruhame ibyaha byabo. Yohani abonye Abafarizayi n'Abasaduseyi benshi baje kubatizwa arababwira ati: “Mwa rubyaro rw'impiri mwe, ni nde wabagiriye inama yo guhunga uburakari bw'Imana bwegereje? Nuko rero nk'uko igiti cyera imbuto, abe ari ko namwe mugira imigenzereze yerekana ko mwihannye, kandi ntimukirate muti: ‘Turi bene Aburahamu.’ Erega ndahamya ko no muri aya mabuye Imana ibasha kuremamo bene Aburahamu! Ndetse n'ubu intorezo irabanguye kugira ngo iteme ibiti ibihereye ku mizi. Nuko rero igiti cyose kitera imbuto nziza kigiye gutemwa gitwikwe. Jyewe ndababatirisha amazi kugira ngo mwihane, ariko nyuma yanjye hagiye kuza undusha ububasha, ntibinkwiriye no kumukuramo inkweto. We azababatirisha Mwuka Muziranenge n'umuriro. Dore afashe urutaro ngo agosore impeke azihunike mu kigega, naho umurama awucanishe umuriro utazima.” Nyuma Yezu ava muri Galileya ajya kuri Yorodani, asanga Yohani ngo amubatize. Ariko Yohani aramuhakanira ati: “Ni jye wari ukwiriye kubatizwa nawe, none ni wowe unsanze?” Yezu aramusubiza ati: “Emera ubikore kuko ari byo bikwiye, kugira ngo tuboneze ibyo Imana ishaka.” Yohani aherako aremera. Yezu amaze kubatizwa ahita ava mu mazi. Muri ako kanya ijuru rirakinguka, abona Mwuka w'Imana amumanukiraho asa n'inuma. Nuko humvikana ijwi ry'uvugira mu ijuru ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, ni we nishimira.” Nuko Yezu ajyanwa na Mwuka w'Imana mu butayu, kugira ngo ahageragerezwe na Satani. Ahamara iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine yigomwa kurya, hanyuma arasonza. Umushukanyi aramwegera aramubwira ati: “Niba uri Umwana w'Imana tegeka ko aya mabuye ahinduka imigati.” Yezu aramusubiza ati: “Biranditswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n'ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n'ijambo ryose Imana ivuga.’ ” Satani amujyana i Yeruzalemu umujyi Imana yitoranyirije, amuhagarika ku munara w'Ingoro y'Imana, aramubwira ati: “Niba uri Umwana w'Imana simbuka ugwe hasi, kuko byanditswe ngo ‘Imana izagutegekera abamarayika bayo, bazakuramira mu maboko yabo, kugira ngo udasitara ku ibuye.’ ” Yezu aramubwira ati: “Biranditswe kandi ngo ‘Ntukagerageze Nyagasani Imana yawe.’ ” Nuko Satani arongera amujyana mu mpinga y'umusozi muremure cyane, amwereka ibihugu byose byo ku isi n'icyubahiro cyabyo, aramubwira ati: “Biriya byose ndabiguha, nunyikubita imbere ukandamya.” Yezu aramubwira ati: “Genda Satani, kuko byanditswe ngo ‘Uzaramye Nyagasani Imana yawe, abe ari we wenyine uyoboka.’ ” Satani amusiga aho, haza abamarayika baramukorera. Yezu yumvise ko Yohani yafunzwe ajya muri Galileya. Ntiyaguma i Nazareti, ajya kuba i Kafarinawumu ku nkombe y'ikiyaga, mu ntara ya Zabuloni na Nafutali. Kwari ukugira ngo bibe nk'uko byavuzwe n'umuhanuzi Ezayi ngo: “Nimwumve ntara ya Zabuloni n'iya Nafutali, ahagana ku nyanja no hakurya ya Yorodani, aho ni ho Galileya ituwe n'abanyamahanga. Abantu bāri mu mwijima bigunze, babonye umucyo mwinshi. Abāri mu gihugu cyacuze umwijima w'urupfu bigunze, urumuri rwarabamurikiye.” Kuva ubwo Yezu atangira gutangaza ati: “Nimwihane kuko ubwami bw'ijuru bwegereje.” Yezu agenda ahakikiye ikiyaga cya Galileya, abona abarobyi babiri bava inda imwe, Simoni witwa Petero na Andereya, barobesha umutego w'amafi mu kiyaga. Arababwira ati: “Nimunkurikire nzabagira abarobyi b'abantu.” Bahita basiga aho imitego yabo baramukurikira. Yigiye imbere gato abona abandi bavandimwe babiri, Yakobo na Yohani bari hamwe na se Zebedeyi mu bwato, batunganya imitego barobeshaga. Na bo Yezu arabahamagara. Ako kanya basiga se n'ubwato bwabo, baramukurikira. Nuko Yezu azenguruka Galileya yose yigishiriza abantu mu nsengero zabo, abatangariza Ubutumwa bwiza bw'ubwami bw'ijuru, kandi akiza abantu indwara zose n'ubumuga bwose. Ibye byamamara cyane mu gihugu cya Siriya, bamuzanira abantu bose barwaye indwara z'amoko atari amwe, imbabare n'abahanzweho, abanyagicuri n'ibimuga maze arabakiza. Nuko imbaga y'abantu iramukurikira, bamwe baturutse muri Galileya no mu ntara yitwa Dekapoli, abandi baturutse i Yeruzalemu no muri Yudeya no hakurya ya Yorodani. Yezu abonye ya mbaga y'abantu benshi azamuka umusozi, amaze kwicara abigishwa be baramwegera. Atangira kubigisha agira ati: “Hahirwa abafite imitima ikeneye Imana, kuko ubwami bw'ijuru ari ubwabo. Hahirwa abashavuye, kuko ari bo bazahozwa. Hahirwa abagwaneza, kuko ari bo bazaragwa isi. Hahirwa abafite inzara n'inyota byo gutunganira Imana, kuko ari bo bazahazwa. Hahirwa abanyambabazi, kuko ari bo bazazigirirwa. Hahirwa abafite imitima iboneye, kuko ari bo bazabona Imana. Hahirwa abazana amahoro mu bantu, kuko ari bo bazitwa abana b'Imana. Hahirwa abatotezwa bahōrwa gukora ibyo Imana ishaka, kuko ubwami bw'ijuru ari ubwabo. “Murahirwa iyo babatuka, bakabatoteza, bakababeshyera ibibi byinshi ari jye babahōra. Mujye mwishima kandi munezerwe, kuko muzabona ingororano ishyitse mu ijuru. Ni ko batotezaga abahanuzi b'Imana bababanjirije. “Muri umunyu w'isi. Ariko se iyo umunyu wamaze gukayuka wakongera kuryoshywa n'iki? Nta cyo uba ukimaze, ahubwo ujugunywa hanze abantu bakawukandagira. “Muri urumuri rw'isi. Umujyi wubatse mu mpinga y'umusozi ntushobora kwihisha, kandi nta wacana itara ngo aryubikeho akabindi, ahubwo aritereka ahirengeye maze rikamurikira abari mu nzu bose. Mube ari ko mumurikira abantu, kugira ngo barebe ibyiza mukora bahimbaze So uri mu ijuru. “Ntimwibwire ko nazanywe no kuvanaho Amategeko cyangwa ibyanditswe n'abahanuzi. Sinazanywe no kubivanaho, ahubwo nazanywe no kubisohoza. Ndababwira nkomeje ko nta kanyuguti habe n'akadomo na kamwe ko mu Mategeko kazavaho, kugeza ubwo byose bizaba birangiye, ijuru n'isi bigashira. Umuntu wese uzaca ku itegeko rimwe, naho ryaba rito muri ayo yose, akigisha abantu kugenza nka we, azagirwa uwa nyuma mu bwami bw'ijuru. Ariko uzayumvira akayigisha abandi, azitwa mukuru mu bwami bw'ijuru. Reka mbabwire, nimudatunganira Imana kurenza abigishamategeko n'Abafarizayi, ntabwo muzinjira mu bwami bw'ijuru. “Mwumvise ko aba kera babwiwe ngo: ‘Ntukice’, kuko uwishe umuntu azashyirwa mu rubanza. Ariko jyewe ndababwira ko umuntu wese urakarira mugenzi we azashyirwa mu rubanza. Kandi umuntu wese ubwira mugenzi we ati: ‘Uri igicucu’, aba akwiye kubibarizwa mu rukiko rw'ikirenga, naho ubwira mugenzi we ati: ‘Wa kigoryi we!’ aba ari uwo gushyirwa mu nyenga y'umuriro. Noneho nujyana ituro ryawe ku rutambiro kuritura Imana, wahagera ukibuka ko mugenzi wawe afite icyo apfa nawe, uzasige ituro ryawe aho imbere y'urutambiro, maze ubanze ugende wigorore na we, ubone kuza utange ituro ryawe. “Nujyana mu rukiko n'uwo muburana, wigorore na we mukiri mu nzira kugira ngo atagushyikiriza umucamanza, na we akaguha umuporisi akagushyira muri gereza. Ndakubwira nkomeje ko utazavamo utabanje gutanga amafaranga baguciye yose, hatabuze na rimwe. “Mwumvise ko byavuzwe ngo: ‘Ntugasambane.’ Ariko jyewe ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamurarikira, mu bitekerezo bye aba amaze gusambana na we. Nuko rero ijisho ryawe ry'iburyo niba ryakugusha mu cyaha, urinogore urite. Icyakubera cyiza ni ukubura rumwe mu ngingo zawe, aho kugira ngo umubiri wawe wose utabwe mu nyenga y'umuriro. Niba ikiganza cyawe cy'iburyo cyakugusha mu cyaha, ugice ugite. Icyakubera cyiza ni ukubura rumwe mu ngingo zawe, aho kugira ngo umubiri wawe wose utabwe mu nyenga y'umuriro. “Byavuzwe kandi ko ‘Ushaka kwirukana umugore we agomba kumuha urwandiko rwemeza ko amusenze.’ Ariko jyewe ndababwira ko umuntu wese wirukana umugore we, bitavuye ku kubana kutemewe n'Amategeko, nyuma agacyurwa n'undi mugabo, aba amugize umusambanyi. Byongeye kandi ucyura umugore wirukanywe, na we aba asambanye. “Mwumvise ko aba kera babwiwe ngo ‘Ntukarahire ibinyoma, ahubwo uzajye uhigura imihigo wahigiye Nyagasani.’ Ariko jyewe ndababwira kutarahira rwose, kwaba kurahira mushingiye ku ijuru kuko ari intebe ya cyami y'Imana, cyangwa ku isi kuko ari yo kabaho ikandagizaho ibirenge, cyangwa kuri Yeruzalemu kuko ari umurwa w'Umwami ukomeye. Ndetse ntuzanarahire ushingiye indahiro ku mutwe wawe, kuko utabasha guhindura agasatsi kawe na kamwe ngo kabe umweru cyangwa kirabure. Mujye muvuga gusa muti: ‘Yego, ni byo’, cyangwa se muhakane muti: ‘Oya, si byo’. Ibindi umuntu agerekaho byose biba biturutse kuri Sekibi. “Mwumvise ko byavuzwe ngo: ‘Umennye undi ijisho na we barimumene’, kandi ngo: ‘Ukuye undi iryinyo na we barimukure.’ Ariko jyewe ndababwira kutitura inabi mwagiriwe. Ahubwo umuntu nagukubita urushyi mu musaya w'iburyo, umuhe n'undi musaya. Byongeye kandi umuntu nashaka kuguhuguza ishati uyimuhe, ugerekeho n'ikote. Nihagira uguhata kumwakira umutwaro ngo uwutware kirometero imwe, uzongereho n'iya kabiri. Ugusabye umuhe, kandi ushaka kugira icyo agutira ntukamwiyame. “Mwumvise ko byavuzwe ngo: ‘Ujye ukunda mugenzi wawe, kandi wange umwanzi wawe.’ Ariko jyewe ndababwira nti: ‘Mukunde n'abanzi banyu kandi musabire ababatoteza.’ Ibyo mubikorere kugira ngo mube abana nyakuri ba So uri mu ijuru, kuko avusha izuba rye ku beza no ku babi, kandi akagusha n'imvura ye ku ntungane no ku bagome. Niba mukunda ababakunda gusa, ubwo se mukwiriye ngororano ki? Mbese abasoresha bo ntibabigenza batyo? Kandi niba muramutsa incuti zanyu gusa, muba murushije iki abandi bantu? Mbese abatazi Imana bo ntibabigenza batyo? Mube intungane nk'uko So uri mu ijuru ari intungane. “Ibikorwa byiza byanyu murajye mwirinda kubikorera imbere y'abantu kugira ngo babarebe, mutazivutsa ingororano ya So uri mu ijuru. “Igihe uhaye umukene imfashanyo ntukabyamamaze nk'uko abantu b'indyarya babigenza, bari mu nsengero no mu mayira kugira ngo abantu babashime. Ndababwira nkomeje ko ingororano yabo baba bamaze kuyishyikira. Ahubwo wowe igihe uhaye umukene imfashanyo, ntihakagire n'inyoni ibimenya. Bityo ibyo umuhaye bizabe ibanga. Nuko So we umenya ibiri mu ibanga azakwitura. “Igihe musenga ntimukamere nk'abantu b'indyarya, bakunda gusenga bahagaze mu nsengero no mu mahuriro y'inzira kugira ngo abantu bababone. Ndababwira nkomeje ko ingororano yabo baba bamaze kuyishyikira. Ahubwo wowe igihe usenga ujye winjira mu cyumba cyawe ukinge, maze usenge So uba ahatagaragara. Nuko So we umenya ibiri mu ibanga azakwitura. “Igihe musenga ntimugatondagure amagambo atagira icyo avuga, nk'uko abatazi Imana babigenza bibwira ko bazasubizwa kubera amagambo menshi. Ntimukagenze nka bo, kuko So aba azi icyo mukeneye mutarakimusaba. Nuko rero mujye musenga muti: ‘Data uri mu ijuru, izina ryawe niryubahwe, ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bibe ari byo bikorwa ku isi, nk'uko bikorwa mu ijuru. Uduhe none ifunguro ridukwiriye. Utubabarire ibyo twagucumuyeho, nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho. Ntutureke ngo tugwe mu byadushuka, ahubwo udukize ikibi, [kuko ubwami n'ubushobozi n'ikuzo ari ibyawe iteka ryose. Amina.]’ “Nimubabarira abandi ibyo babacumuyeho, So uri mu ijuru na we azabababarira ibyo mumucumuraho. Ariko nimutababarira abandi, So uri mu ijuru na we ntazabababarira ibyo mumucumuraho. “Igihe mwigomwe kurya ntimukijime mu maso nk'abantu b'indyarya bakambya agahanga, kugira ngo abantu bamenye ko bigomwe kurya. Ndababwira nkomeje ko ingororano yabo baba bamaze kuyishyikira. Naho wowe niwigomwa kurya, wiyuhagire mu maso kandi usokoze, kugira ngo abantu batamenya ko wigomwe kurya, keretse So uba ahatagaragara. Nuko So we umenya ibiri mu ibanga azakwitura. “Ntimukirundanyirize ubukungu ku isi aho inyenzi n'ingese bibwangiza, n'abajura bakahaca ibyuho bakiba. Ahubwo mubwirundanyirize mu ijuru aho inyenzi n'ingese bitabwangiza, n'abajura ntibahace ibyuho ngo bibe. Aho ubukungu bwawe buri ni ho uzahoza umutima. “Itara ry'umubiri ni ijisho. Nuko rero ijisho ryawe niriba rizima, umubiri wawe wose uzaba umurikiwe. Ariko ijisho ryawe niriba rirwaye, umubiri wawe wose uzaba ucuze umwijima. Niba rero urumuri rwawe ruzimye, mbega ukuntu umwijima ukurimo uba mwinshi! “Nta mugaragu ushobora gukorera ba shebuja babiri. Iyo adakunze umwe ngo yange undi, ayoboka umwe agasuzugura undi. Nuko rero ntimushobora kuba abagaragu b'Imana ngo mube n'abagaragu b'amafaranga. “Reka mbabwire rero ku byerekeye ubuzima: ntimukabunze imitima mwibaza icyo muzarya [cyangwa icyo muzanywa] cyangwa icyo muzambara. Mbese ubuzima ntiburuta ibyokurya, n'umubiri ukaruta imyambaro? Nimurebe inyoni: ntizibiba, ntizinasarura, ntizihunika, nyamara So uri mu ijuru arazigaburira. Mbese ntimuzirusha agaciro cyane? Ni nde muri mwe wakongēra nibura akanya na gato ku gihe azamara, kubera ko yabungije imitima? “Ni iki gituma rero mubunza imitima mwibaza icyo muzambara? Mwitegereze ukuntu indabyo zo mu gasozi zikura: nta murimo zikora, nta n'imyenda ziboha. Nyamara mbabwiye ko na Salomo mu bukire bwe bwose, atigeze arimba nka rumwe muri zo. None se mwa bantu bafite ukwizera guke mwe, ubwo Imana yambika ityo ibyatsi byo ku gasozi biba biriho none ejo bakabicana, ntizabarushirizaho cyane? “Ntimukabunze imitima rero mwibaza muti: ‘Tuzarya iki?’ cyangwa muti: ‘Tuzanywa iki?’ cyangwa muti: ‘Tuzambara iki?’ Ibyo byose abanyamahanga batazi Imana ni byo baharanira, nyamara So uri mu ijuru azi ko mubikeneye uko bingana. Ahubwo mbere ya byose muharanire ubwami bw'Imana no kuyitunganira, bityo n'ibyo bindi byose na byo muzabihabwa. Nuko rero ntimukabunze imitima mwibaza iby'ejo, kuko ‘iby'ejo bibara ab'ejo’. Ingorane za buri munsi zirahagije ku bwawo! “Ntimukihe gucira abandi imanza namwe mutazazicirwa, kuko muzacirwa imanza ukurikije uko mwaziciriye abandi. Akebo mubagereramo ni ko namwe muzagererwamo. Kuki ushishikazwa n'agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, ariko ukirengagiza umugogo uri mu ryawe? Washobora ute kubwira mugenzi wawe uti: ‘Reka ngutokore agatotsi kakuri mu jisho’, kandi nawe ufite umugogo mu ryawe? Wa ndyarya we, banza witokore umugogo ukuri mu jisho, bityo ubone gutokora agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe. “Ibyeguriwe Imana ntimukabijugunyire imbwa, kugira ngo zitabahindukirana zikabatanyagura. Byongeye kandi amasaro yanyu y'agahebuzo ntimukayate imbere y'ingurube, kugira ngo zitayaribata. “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange muzakingurirwa. Usabye wese ni we uhabwa, ushatse ni we ubona kandi n'ukomanze ni we ukingurirwa. Ni nde muri mwe waha umwana we ibuye igihe amusabye umugati, cyangwa akamuha inzoka igihe amusabye ifi? None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So uri mu ijuru we ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye? “Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose namwe mube ari byo mubagirira, ibyo ni byo bibumbye Amategeko n'ibyanditswe n'abahanuzi. “Mwinjire mu irembo rifunganye, kuko irembo rigari n'inzira ya gihogera bijyana abantu mu ukurimbuka, kandi abahanyura ni benshi. Naho irembo ry'impatanwa n'inzira ifunganye ni byo bigeza ku bugingo buhoraho, kandi ababinyuramo ni bake. “Mwirinde abahanurabinyoma! Baza babasanga bigize nk'intama, ariko imbere muri bo ari impyisi z'ibirura. Muzababwirwa n'imigirire yabo, nk'uko igiti mukibwirwa n'imbuto zacyo. Mbese hari uwasoroma imbuto z'umuzabibu ku mutobotobo cyangwa iz'umutini ku bitovu? Nuko rero igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, naho igiti kibi kikera imbuto mbi. Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, n'igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza. Igiti cyose kitera imbuto nziza baragitema bakagitwika. Ni na ko abo bahanurabinyoma muzababwirwa n'imigirire yabo. “Abahora bampamagara ngo ‘Nyagasani, Nyagasani’, si ko bose bazinjira mu bwami bw'ijuru, keretse abakora ibyo Data uri mu ijuru ashaka bonyine. Kuri uwo munsi benshi bazambaza bati: ‘Nyagasani, Nyagasani, mbese ntitwahanuye mu izina ryawe? Ese ntitwamenesheje ingabo za Satani mu izina ryawe? Mbese ntitwakoze ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Ubwo nzababwira neruye nti: ‘Sinigeze mbamenya. Nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe!’ “Nuko rero umuntu wese wumva ayo magambo maze kuvuga akayakurikiza, yagereranywa n'umuntu uzi ubwenge wubatse inzu ye ku rutare, maze imvura iragwa imigezi iruzura, umuyaga urahuha byose byikubita kuri iyo nzu, ariko ntiyagwa kuko yubatswe ku rutare. Naho umuntu wese wumva ayo magambo maze kuvuga ntayakurikize, yagereranywa n'umuntu w'igicucu wubatse inzu ye ku musenyi, maze imvura iragwa imigezi iruzura, umuyaga urahuha byose bikoranira kuri iyo nzu ihita igwa. Si ukugwa irarindimuka!” Yezu amaze kuvuga ibyo byose, imbaga y'abantu bari aho batangazwa cyane n'imyigishirize ye, kuko atigishaga nk'abigishamategeko babo, ahubwo yabigishaga nk'ufite ubushobozi. Nuko Yezu amanuka wa musozi, imbaga nyamwinshi y'abantu iramukurikira. Umuntu wari urwaye ibibembe aramusanga, aramupfukamira aramubwira ati: “Nyagasani, ubishatse wankiza.” Yezu arambura ukuboko amukoraho agira ati: “Ndabishaka kira.” Ako kanya arakira. Yezu aramubwira ati: “Uramenye ntugire uwo ubibwira. Icyakora ujye kwiyereka umutambyi maze utange ituro Musa yategetse, ribabere icyemezo cy'uko wakize.” Yezu ageze i Kafarinawumu, umukapiteni w'Umunyaroma aramusanga aramwinginga ati: “Nyagasani, nasize umugaragu wanjye imuhira aryamye, yaramugaye kandi araribwa bikabije.” Yezu aramusubiza ati: “Ndaje mukize.” Uwo mukapiteni arasubiza ati: “Nyagasani, ntibinkwiye ko winjira iwanjye, ahubwo tegeka gusa umugaragu wanjye arakira. Erega nanjye ndi umuntu utegekwa, kandi mfite abasirikari ntegeka. Iyo mbwiye umwe muri bo nti: ‘Genda’, aragenda, nabwira undi nti: ‘Ngwino’, akaza, nabwira umugaragu wanjye nti: ‘Kora iki’, akagikora.” Yezu abyumvise aratangara, maze abwira abari bamukurikiye ati: “Ndababwira nkomeje ko no mu Bisiraheli, ntigeze mbona ufite ukwizera kugeze aha! Kandi reka mbabwire, benshi bazaturuka iburasirazuba n'iburengerazuba, basangirire na Aburahamu na Izaki na Yakobo mu bwami bw'ijuru. Naho abari babugenewe bajugunywe hanze mu mwijima, aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo.” Yezu abwira umukapiteni ati: “Genda bikubere nk'uko wizeye.” Uwo mwanya umugaragu we arakira. Yezu ageze kwa Petero asanga nyirabukwe wa Petero aryamye, ahinda umuriro. Nuko Yezu amukora ku kuboko umuriro urazima, arabyuka aramuzimanira. Bugorobye bamuzanira abantu benshi bahanzweho, maze abameneshamo ingabo za Satani azikabukiye gusa, kandi abandi barwayi bose arabakiza. Kwari ukugira ngo bibe nk'uko byavuzwe n'umuhanuzi Ezayi ngo: “Ubwe yishyizeho ubumuga bwacu, yigerekaho n'indwara zacu.” Yezu abonye ko akikijwe n'imbaga y'abantu, ategeka abigishwa be kwambuka bagafata hakurya. Nuko umwigishamategeko aramwegera aramubwira ati: “Mwigisha, nzagukurikira aho uzajya hose.” Yezu aramubwira ati: “Za nyiramuhari zigira amasenga zibamo, n'inyoni zigira ibyari, nyamara Umwana w'umuntu ntagira aho aruhukira.” Undi mu bigishwa be aramubwira ati: “Nyagasani, reka mbanze njye gushyingura data.” Yezu aramubwira ati: “Nkurikira ureke abapfu bahambe abapfu babo.” Nuko yurira mu bwato, abigishwa be bajyana na we. Ni bwo haje inkubi y'umuyaga mu kiyaga kugeza ubwo ubwato bwari bugiye kurengerwa n'amazi. Ubwo Yezu yari asinziriye. Baramwegera baramukangura, baramubwira bati: “Nyagasani, dutabare turashize!” Arababwira ati: “Ni iki kibateye ubwoba, yemwe abafite ukwizera guke mwe?” Aherako arahaguruka acyaha imiyaga n'ikiyaga, maze haba ituze ryinshi. Abigishwa barumirwa baravuga bati: “Uyu ni muntu ki utegeka imiyaga n'ikiyaga bikamwumvira?” Yezu afata hakurya mu ntara y'Abanyagadara, abantu babiri bahanzweho bavumbuka mu irimbi baza bamusanga. Bari bateye ubwoba ku buryo nta muntu wari ukinyura iyo nzira. Bamubonye bavuza induru bati: “Uradushakaho iki Mwana w'Imana? Mbese uzanywe hano no kutwica urubozo igihe cyacu kitaragera?” Hafi aho hari umugana w'ingurube nyinshi zarishaga. Izo ngabo za Satani zinginga Yezu ziti: “Niba utumenesheje twohereze muri ziriya ngurube!” Yezu arazibwira ati: “Ngaho nimugende.” Nuko ziva mu bantu zijya mu ngurube, maze umugana wose ucuncumuka ku gacuri wiroha mu kiyaga urarohama. Abashumba bazo barahunga bajya mu mujyi, batekerereza abantu ibyabaye byose n'ibya ba bantu bari bahanzweho. Nuko abatuye umujyi bose bahururira Yezu, bamubonye baramwinginga ngo abavire ku musozi. Nuko Yezu yurira ubwato, arambuka ajya mu mujyi w'iwabo. Bamuzanira umuntu umugaye bamuhetse mu ngobyi, abonye ukwizera kwabo abwira uwo murwayi ati: “Humura mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.” Bamwe mu bigishamategeko babyumvise baribwira bati: “Uriya muntu aratuka Imana.” Yezu amenya ibyo bibwira arababaza ati: “Ni iki kibateye ibyo bitekerezo bibi? Icyoroshye ni ikihe, ari ukuvuga ngo ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa ngo ‘Byuka ugende’? Nyamara ndagira ngo mumenye ko ku isi Umwana w'umuntu afite ubushobozi bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira uwo muntu umugaye ati: “Byuka ufate ingobyi yawe witahire.” Uwo muntu arabyuka arataha. Aho hari imbaga y'abantu benshi babibonye barakangarana, basingiza Imana yahaye abantu ubushobozi bugeze aho. Nuko Yezu ahise abona umuntu witwa Matayo, yicaye ku biro by'imisoro. Aramubwira ati: “Nkurikira!” Matayo aherako arahaguruka aramukurikira. Igihe Yezu n'abigishwa be bari kwa Matayo bafungura, abasoresha benshi n'abandi banyabyaha baraza basangira na bo. Abafarizayi babibonye babaza abigishwa be bati: “Kuki umwigisha wanyu asangira n'abasoresha n'abanyabyaha?” Yezu abumvise arababwira ati: “Abazima si bo bakenera umuvuzi, ahubwo abarwayi ni bo bamukenera. Nimugende mwige uko iri jambo risobanura, ‘Icyo mbashakaho si ibitambo, ahubwo ni uko mugira impuhwe.’ Sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo naje guhamagara abanyabyaha.” Nuko abigishwa ba Yohani Mubatiza begera Yezu baramubaza bati: “Kuki twebwe n'Abafarizayi twigomwa kurya kenshi, naho abigishwa bawe ntibabikore?” Yezu arabasubiza ati: “Mbese mu bukwe abasangwa bashobora kugira agahinda, umukwe akiri kumwe na bo? Nyamara igihe kizagera umukwe avanwe muri bo, ni bwo bazigomwa kurya. “Ntawe utera ikiremo gishya ku mwenda ushaje. Uwabikora, ikiremo gishya cyawukurura ukarushaho gushishimuka. Nta n'usuka inzoga y'umubira mu mpago z'impu zishaje. Uwabikora, impago zaturika zikangirika inzoga igasandara. Ahubwo inzoga y'umubira bayisuka mu mpago zikiri nshya, ntihagire icyangirika muri byombi.” Akibabwira ayo magambo, umutware wo mu Bayahudi aramusanga, aramupfukamira aramubwira ati: “Umukobwa wanjye amaze gupfa, none ngwino umurambikeho ibiganza yongere abeho.” Nuko Yezu arahaguruka aramukurikira, ajyanye n'abigishwa be. Muri bo hari umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n'ibiri. Amuturuka inyuma akora ku ncunda z'umwitero we, kuko yibwiraga ati: “Ninkora ku mwitero we byonyine ndakira.” Nuko Yezu arahindukira, amurabutswe aramubwira ati: “Humura mwana wanjye, ukwizera kwawe kuragukijije.” Ako kanya uwo mugore arakira. Yezu ageze mu rugo rwa wa mutware, ahasanga abantu bavuza imyironge baririra uwapfuye, ahasanga n'imbaga y'abantu basakabaka. Arababwira ati: “Nimusohoke, umwana ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.” Baramuseka cyane. Bose bamaze guhēzwa Yezu arinjira amufata ukuboko, umukobwa arabyuka. Iyo nkuru ikwira muri ako karere kose. Yezu avuye aho hantu, abantu babiri b'impumyi bamukurikira batakamba bati: “Yewe Mwene Dawidi, tugirire impuhwe!” Ageze mu rugo baramwegera, maze arababaza ati: “Muremera ko nshobora kubakiza?” Baramusubiza bati: “Turabyemera Nyagasani.” Nuko abakora ku maso arababwira ati: “Bibabere uko mwizeye.” Nuko barahumuka. Arabihanangiriza ati: “Muririnde ntihagire ubimenya.” Ariko bagitirimuka aho bamwamamaza muri ako karere kose. Bakiva aho, abantu bazanira Yezu ikiragi cyahanzweho. Yezu amenesha ingabo ya Satani, uwari ikiragi aravuga. Rubanda baratangara cyane baravuga bati: “Ntihigeze kuboneka ibintu nk'ibi mu Bisiraheli.” Naho Abafarizayi bo bakavuga bati: “Ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani abuhabwa n'umutware wazo.” Yezu agenda mu mijyi yose no mu byaro yigisha mu nsengero zaho, atangaza Ubutumwa bwiza bwerekeye ubwami bw'ijuru, akiza n'indwara zose n'ubumuga bwose. Abonye iyo mbaga y'abantu abagirira impuhwe, kuko bari bashobewe kandi bananiwe, bameze nk'intama zitagira umushumba. Nuko abwira abigishwa be ati: “Dore imyaka yeze ari myinshi nyamara abasaruzi ni bake, nuko rero nimusabe Nyir'imyaka yohereze abasaruzi mu murima we.” Nuko Yezu ahamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani, n'ubwo gukiza indwara zose n'ubumuga bwose. Dore amazina y'izo Ntumwa ze uko ari cumi n'ebyiri: uwa mbere ni Simoni wiswe Petero na Andereya umuvandimwe we, na Yakobo na Yohani bene Zebedeyi, na Filipo na Barutolomayo, na Tomasi na Matayo w'umusoresha, na Yakobo mwene Alufeyi na Tadeyo, na Simoni w'umurwanashyaka w'igihugu, na Yuda Isikariyoti wa wundi wagambaniye Yezu. Nuko Yezu atuma abo cumi na babiri, arabihanangiriza ati: “Ntimujye mu turere tw'abanyamahanga, kandi ntimwinjire mu mijyi ituwe n'Abanyasamariya. Ahubwo mujye mu bazimiye nk'intama bakomoka kuri Isiraheli. Mugende mutangaza muti: ‘Ubwami bw'ijuru buregereje.’ Mukize abarwayi, muzure abapfuye, muhumanure ababembe kandi mumeneshe ingabo za Satani. Mwaherewe ubuntu, mutangire ku buntu. Ntimugire ibiceri mutwara mu mikandara yanyu, byaba iby'izahabu, cyangwa iby'ifeza, cyangwa iby'umuringa. Ntimujyane kandi imifuka y'urugendo, cyangwa amakanzu abiri cyangwa inkweto, habe n'inkoni kuko umukozi akwiye guhabwa ifunguro. “Nimugera mu mujyi cyangwa mu mudugudu mujye mushaka uwishimira kubākīra, maze mugume iwe kugeza igihe muzahavira. Mukigera iwe mubwire ab'aho muti: ‘Nimugire amahoro!’ Niba bene urugo babakiriye, amahoro mubifurije agumane na bo, naho nibatabakira ayo mahoro abagarukire. Ahantu hose batazabakira ntibabatege amatwi, nimujya kuva muri urwo rugo cyangwa muri uwo mujyi, mujye muhungura umukungugu wo mu birenge byanyu. Ndababwira nkomeje ko ku munsi Imana izaca imanza, abari batuye i Sodoma n'i Gomora bazahanishwa igihano kidakaze nk'icy'abatuye uwo mujyi. “Dore mbatumye nk'intama hagati y'impyisi. Nuko rero murabe inyaryenge nk'inzoka, mube n'abanyamahoro nk'inuma. Mujye mwirinda abantu kuko bazabajyana mu nkiko, bakabakubitira no mu nsengero zabo. Bazabagabiza abatware n'abami babampōra, bityo muzaba abagabo bo guhamya ibyanjye imbere yabo n'imbere y'abanyamahanga. Igihe bazabarega mu nkiko, ntimuzahagarike umutima mwibaza uburyo mugiye kwiregura, kuko igihe nikigera muzahabwa icyo mukwiriye kuvuga. Si mwe muzaba mwivugira, ahubwo ni Mwuka wa So uri mu ijuru uzavugira muri mwe. “Umuntu azicisha uwo bava inda imwe, umubyeyi yicishe umwana we, n'abana bazagomera ababyeyi babo babicishe. Muzangwa n'abantu bose babampōra, ariko uzihangana akageza ku munsi w'imperuka azarokoka. Kandi nibabatoteza mu mujyi uyu n'uyu, muzahungire mu wundi. Ndababwira nkomeje ko mutazahetura imijyi yose y'Abisiraheli Umwana w'umuntu ataraza. “Nta mwigishwa uruta umwigisha we, nta n'umugaragu uruta shebuja. Biba bihagije ko umwigishwa agera ku rugero rw'umwigisha, naho umugaragu akagera ku rugero rwa shebuja. None ubwo Nyir'urugo bamwise Bēlizebuli, mbega amazina mabi bazita abo mu rugo rwe! “Nuko rero ntimugatinye abantu kuko nta gihishwe kitazahishurwa, kandi nta banga ritazamenyekana. Ibyo mbabwira rwihishwa muzabivugire ku mugaragaro, kandi ibyo mbongorera muzabitangarize ahirengeye. Ntimugatinye abica umubiri ariko batabasha kwica ubugingo, ahubwo mutinye Imana yo ibasha kurimburira umubiri n'ubugingo mu nyenga y'umuriro. “Mbese ibishwi bibiri ntibigura ifaranga? Nyamara nta na kimwe muri byo gipfa So atabyemeye. Naho mwe, n'imisatsi yanyu yose irabaze. Nuko rero ntimugatinye kuko mwe murusha kure agaciro ibishwi byinshi. “Umuntu wese uzanyemera imbere y'abantu, nanjye nzamwemera imbere ya Data uri mu ijuru. Ariko uzanyihakanira imbere y'abantu, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru. “Ntimutekereze ko naje kuzana amahoro ku isi. Sinaje kuzana amahoro ahubwo ni inkota. Naje gutandukanya umuhungu na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe. Nuko rero abanzi b'umuntu bazaba abo mu rugo rwe. “Ukunda se cyangwa nyina akabandutisha ntakwiriye kuba uwanjye. Ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we akabandutisha, na we ntakwiriye kuba uwanjye. Udatwara umusaraba we ngo ankurikire ntakwiriye kuba uwanjye. Uwihambira ku buzima bwe azabubura, nyamara uwemera kubuhara ari jye azira azabusubirana. “Ubakira ni jye aba yakiriye, kandi unyakira aba yakiriye Uwantumye. Uwakira umuhanuzi kuko ari umuntu watumwe n'Imana, azahabwa ingororano iteganyirijwe abahanuzi. Uwakira kandi umuntu utunganiye Imana kuko ayitunganiye, azahabwa ingororano iteganyirijwe intungane. Uzaha umwe muri aba boroheje nibura agakombe k'amazi afutse yo kunywa, ayamuhereye ko ari umwigishwa wanjye, ndababwira nkomeje ko atazabura kugororerwa.” Yezu amaze guha abigishwa be cumi na babiri ayo mabwiriza, aherako ajya kwigisha no kwamamaza Ubutumwa bwiza mu mijyi y'iwabo. Ubwo Yohani yari muri gereza yumvise ibyo Kristo akora, amutumaho abigishwa be kumubaza bati: “Mbese ni wowe wa wundi ugomba kuza, cyangwa se dutegereze undi?” Yezu arabasubiza ati: “Mugende mutekerereze Yohani ibyo mwiyumviye n'ibyo mwiboneye muti: ‘Impumyi zirahumuka, abamugaye baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n'abakene baragezwaho Ubutumwa bwiza!’ Hahirwa rero umuntu wese utazareka kunyizera.” Abo bigishwa ba Yohani batirimutse aho, Yezu atangira kubwira rubanda ibyerekeye Yohani, arababaza ati: “Mwagiye mu butayu kureba iki? Mbese ni urubingo ruhungabanywa n'umuyaga? None se mwagiye kureba iki? Ese ni umuntu wambaye imyambaro y'agaciro? Oya, abambaye imyambaro y'agaciro ni abibera mu ngoro z'abami. None se nyine mwagiye kureba iki? Ese ni umuhanuzi? Ni we koko ndetse aruta umuhanuzi! Yohani uwo ni we Ibyanditswe bivuga, aho Imana igira iti: ‘Dore nohereje intumwa yanjye mbere yawe kugira ngo igutunganyirize inzira.’ “Ndababwira nkomeje ko mu bana b'abantu hatigeze habaho uruta Yohani Mubatiza, nyamara umuto mu bwami bw'ijuru aramuruta. Kuva igihe Yohani Mubatiza yigishaga kugeza ubu ubwami bw'ijuru buraharanirwa, ab'intwari bakaba ari bo babwegukana. Ibyanditswe n'abahanuzi bose no mu Mategeko, byakomeje guhanura ibyabwo kugeza igihe cya Yohani. Mushatse kandi kubyemera, Yohani uwo ni we Eliya wagombaga kuza. Ufite amatwi yumva ngaho niyumve! “Mbese abantu b'iki gihe nabagereranya n'iki? Ni nk'abana bicaye mu masoko bahamagarana bati: ‘Twateye imbyino z'umunezero ntimwabyina! Duteye iz'ishavu ntimwarira!’ Yohani yaje yigomwa kurya no kunywa baravuga bati: ‘Yahanzweho!’ Naho Umwana w'umuntu aje arya kandi anywa baravuga bati: ‘Mbega igisahiranda cy'igisinzi, cy'incuti y'abasoresha n'abanyabyaha!’ Nyamara ubwenge bw'Imana bugaragazwa n'icyo bwakoze.” Nuko Yezu atangira gutonganya abo mu mijyi yakoreyemo ibitangaza byinshi, kuko banze kwihana. Aravuga ati: “Mwa bantu b'i Korazini mwe, muzabona ishyano! Namwe bantu b'i Betsayida, muzabona ishyano! Ibitangaza Imana yakoreye muri mwe iyo bikorerwa i Tiri n'i Sidoni, kuva kera abaho baba barambaye imyambaro igaragaza akababaro kandi bakisiga ivu, bagaragaza ko bihannye. Nyamara reka mbabwire: ku munsi Imana izaca imanza, ab'i Tiri n'i Sidoni bazahanishwa igihano kidakaze nk'icyanyu. Namwe bantu b'i Kafarinawumu, ese muragira ngo muzashyirwa hejuru mugere ku ijuru? Reka da! Ahubwo muzamanurwa mugere ikuzimu, kuko ibitangaza Imana yakoreye iwanyu iyo bikorerwa i Sodoma, Sodoma iba igihagaze kugeza n'ubu. Reka mbabwire: ku munsi Imana izaca imanza, abo mu karere ka Sodoma bazahanishwa igihano kidakaze nk'icyanyu.” Uwo mwanya Yezu aravuga ati: “Ndagushimiye Data Nyir'ijuru n'isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n'abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Yego Data, uko ni ko biri kuko ari byo wishimiye. “Ibintu byose nabyeguriwe na Data. Ntawe uzi Umwana w'Imana keretse Se, kandi ntawe uzi Se keretse Umwana we n'abo uwo Mwana we ashatse kumuhishurira. “Mwese abarushye n'abaremerewe nimunsange mbaruhure! Mwikorere umutwaro wanjye kandi mundebereho, kuko ndi umugwaneza nkaba niyoroshya. Bityo muzagira ituze mu mutima, kuko umutwaro mbakorera utavunanye kandi umuzigo mbahambirira nturemere.” Icyo gihe Yezu anyura mu mirima y'ingano ari ku isabato, abigishwa be bari bashonje maze batangira guca amahundo bararya. Abafarizayi babibonye baramubwira bati: “Dore abigishwa bawe barakora ibidakwiriye gukorwa ku isabato.” Yezu arababaza ati: “Mbese ntimwasomye ibyo Dawidi yakoze igihe we n'abo bari kumwe bari bashonje? Icyo gihe yinjiye mu Nzu y'Imana, we n'abo bari kumwe barya imigati yatuwe Imana kandi batari babyemerewe, kuko yari igenewe abatambyi bonyine. Cyangwa se ntimwasomye mu Mategeko ko iyo abatambyi bafashe igihe mu Ngoro y'Imana ku isabato, bica itegeko rigenga isabato kandi ntibibabere icyaha? Reka mbabwire ko hano hari uruta Ingoro y'Imana. Ibyanditswe biravuga ngo: ‘Icyo mbashakaho si ibitambo, ahubwo ni uko mugira impuhwe.’ Iyo musobanukirwa iryo jambo ntimwashyize abere mu rubanza, kuko Umwana w'umuntu ari we mugenga w'isabato.” Yezu avayo ajya mu rusengero rwabo, aho hakaba umuntu unyunyutse ikiganza. Nuko babaza Yezu bati: “Mbese biremewe gukiza umurwayi ku isabato?” Ibyo babivugiraga kugira ngo babone icyo bamurega. Na we arababaza ati: “Ni nde muri mwe waba afite intama imwe, maze ikagwa mu rwobo ku munsi w'isabato ntajye kuyikuramo? Nyamara ukuntu umuntu arusha intama agaciro! Nuko rero mumenye ko byemewe kugira neza ku munsi w'isabato.” Yezu ni ko kubwira uwo muntu ati: “Rambura ikiganza.” Arakirambura maze cyongera kuba kizima nk'ikindi. Abafarizayi basohotse bahuza umugambi ngo bashake uko bamwica. Yezu abimenye ava aho hantu aragenda. Abantu benshi baramukurikira, abarwayi bose akabakiza. Abihanangiriza akomeje ngo be kumwamamaza. Kwari ukugira ngo bibe nk'uko byavuzwe n'umuhanuzi Ezayi ngo: “Dore umugaragu wanjye nitoranyirije, ndamukunda cyane ni we nishimira. Nzamushyiramo Mwuka wanjye, azatangariza amahanga ubutabera. Ntazatongana kandi ntazasakuza, ntazarangurura ijwi rye mu mayira. Urubingo ruvunitse ntazaruhwanya, itara rigicumbeka ntazarizimya, kugeza igihe azaba atumye ubutabera butsinda. Bityo amahanga yose azamwiringira.” Nuko bamuzanira umuntu wahanzweho, akaba impumyi n'ikiragi, Yezu aramukiza ku buryo yahumutse kandi akavuga. Rubanda rwose babibonye baratangara maze baravuga bati: “Aho uriya si we Mwene Dawidi?” Abafarizayi babyumvise baravuga bati: “Uriya mugabo nta wundi umuha ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani, keretse Bēlizebuli umutware wazo.” Yezu amenye ibyo batekereza arababwira ati: “Iyo igihugu gisubiranyemo kirasenyuka, kandi iyo umujyi usubiranyemo ntukomera, n'umuryango na wo ni uko. None se niba Satani amenesha Satani, ntiyaba yiciyemo ibice? Ubwo se ubwami bwe bwakomera bute? Ikindi kandi, mbese niba ari Bēlizebuli umpa ububasha bwo kumenesha ingabo ze, bene wanyu bo ubwo bubasha babuhabwa na nde? Ubwo babikora ni bo bazatuma mutsindwa n'urubanza. Noneho kubera ko ari Mwuka w'Imana utuma menesha ingabo za Satani, ni ukuvuga ko ubwami bwayo bubagezeho. “Mbese umuntu yabasha ate kwigabiza urugo rw'umunyamaboko kugira ngo amusahure ibyo atunze, atabanje kumuboha? Ubwo ni bwo yasahura urugo rwe. “Utari mu ruhande rwanjye aba andwanya, kandi udakoranyiriza hamwe nanjye aba atatanya. Ni cyo gituma mbabwira ko nta cyaha abantu batazababarirwa naho kwaba gutuka Imana, ariko umuntu wese uzatuka Mwuka Muziranenge ntazababarirwa. Umuntu wese uzavuga nabi Umwana w'umuntu azababarirwa, ariko uzavuga nabi Mwuka Muziranenge ntazababarirwa, haba muri iki gihe, haba no mu gihe kizaza. “Nimugira igiti cyiza kizera imbuto nziza, nyamara niba ari kibi kizera imbuto mbi, kuko igiti kimenyekanira ku mbuto zacyo. Mwa rubyaro rw'impiri mwe, mubasha mute kuvuga amagambo meza kandi muri babi? Koko ‘Akuzuye umutima ni ko gasesekara ku munwa’. Umuntu mwiza akura ibyiza mu migambi ye myiza, naho umuntu mubi agakura ibibi mu migambi ye mibi. Reka mbabwire: ku munsi Imana izaca imanza, abantu bazabazwa ijambo ryose ry'impfabusa bavuze, kuko amagambo wivugiye ni yo azatuma utsinda cyangwa utsindwa n'urubanza.” Nuko bamwe mu bigishamategeko n'Abafarizayi baramubwira bati: “Mwigisha, turashaka ko utanga ikimenyetso cyatuma tukwemera.” Yezu arabasubiza ati: “Abantu b'iki gihe b'abasambanyi n'abagizi ba nabi bashaka ko mbaha ikimenyetso, nyamara nta kimenyetso kindi bazahabwa kitari icy'umuhanuzi Yonasi. Nk'uko Yonasi yamaze iminsi itatu n'amajoro atatu mu nda y'igifi, ni ko n'Umwana w'umuntu azamara iminsi itatu n'amajoro atatu mu nda y'isi. Ku munsi Imana izaca imanza, ab'i Ninive bazahagurukira ab'iki gihe maze bababuranye babatsinde, kuko bitaye ku byo Yonasi yabatangarije bakihana, kandi rero hano hari uruta Yonasi. Ku munsi Imana izaca imanza, wa mwamikazi waturutse mu majyepfo azahagurukira ab'iki gihe maze ababuranye abatsinde, kuko we yavuye iyo bigwa akaza kumva amagambo y'ubwenge bwa Salomo, kandi rero hano hari uruta Salomo. “Iyo ingabo ya Satani ivuye mu muntu izerera ku gasi ishaka aho yaruhukira, yahabura ikibwira iti: ‘Reka nsubire mu nzu yanjye navuyemo.’ Yagerayo igasanga nta muntu urimo, ikubuye iteguye. Nuko ikajya kuzana izindi ngabo ndwi ziyitambukije ubugome, zose zikinjirana zigatura muri uwo muntu. Nuko imibereho ye ya nyuma ikarusha iya mbere kuba mibi. Uko ni ko bizaba ku bantu babi b'iki gihe.” Igihe Yezu akiganira na rubanda, nyina n'abavandimwe be baba barahageze, baguma hanze bashaka kuvugana na we. [ Nuko umuntu aramubwira ati: “Yewe, nyoko n'abavandimwe bawe bahagaze hanze barashaka ko muvugana.”] Yezu arasubiza ati: “Mama ni nde, abavandimwe banjye ni bande?” Nuko arambura ukuboko yerekana abigishwa be, aravuga ati: “Mama n'abavandimwe banjye ni aba! Umuntu wese ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka ni we murumuna wanjye, ni we mushiki wanjye, ni na we mama.” Uwo munsi Yezu ava imuhira, ajya ku kiyaga yicara ku nkombe. Imbaga nyamwinshi y'abantu iramukikiza bituma ajya mu bwato yicaramo, abantu bose bahagarara ku nkombe. Nuko ababwira ibintu byinshi akoresheje imigani ati: “Habayeho umuntu wagiye kubiba, igihe abiba imbuto zimwe zigenda zigwa ku nzira, hanyuma inyoni ziraza zirazitoragura. Izindi zigwa ku gasi zihita zimera, kuko ubutaka ari bugufi. Izuba ricanye rirazotsa ziruma, kuko zidafite aho zishorera imizi. Izindi zigwa mu mahwa, amahwa azirengaho maze ziragwingira. Izindi zigwa mu butaka bwiza zirera, zimwe zera imbuto ijana, izindi mirongo itandatu, izindi mirongo itatu. Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!” Nuko abigishwa be baramwegera baramubaza bati: “Ni iki gituma wigisha abantu ukoresheje imigani?” Arabasubiza ati: “Mwebwe mwahawe kumenya amabanga y'ubwami bw'ijuru, nyamara bo ntibabihawe. Ufite azongererwa ndetse ahabwe byinshi, naho udafite na busa azakwa n'utwo yaririragaho. Naho abandi igituma mbabwira nkoresheje imigani ni uko bareba ariko ntibabone, batega amatwi ariko ntibumve kandi ntibasobanukirwe. Bityo biba nk'uko byavuzwe n'umuhanuzi Ezayi ngo: ‘Kumva muzumva ariko ntimuzasobanukirwa, kureba muzareba ariko nta cyo muzabona. Erega aba ni abantu binangiye! Biziba amatwi, bahunza amaso, kugira ngo be kubona, be no kumva, kandi be gusobanukirwa, kugira ngo batangarukira nkabakiza.’ Mwebwe murahirwa kuko amaso yanyu areba, n'amatwi yanyu akaba yumva. Ndababwira nkomeje ko abahanuzi benshi n'intungane nyinshi bashatse kureba ibyo mureba ntibabibona, kandi bashatse kumva ibyo mwumva ntibabyumva. “Nimutege amatwi rero mwumve iby'uwo mugani w'umubibyi. Umuntu wese wumva Ijambo ry'ubwami bw'ijuru ntarisobanukirwe, ahwanye na ha handi ku nzira imbuto zaguye, maze Sekibi akaza agasahura icyabibwe mu mutima we. Aho zabibwe ku gasi ni nk'umuntu wumva Ijambo ry'Imana, ako kanya akaryakirana ubwuzu, nyamara ntatume rishorera imizi muri we, bityo akarimarana igihe gito. Iyo habaye ingorane cyangwa gutotezwa ahōrwa Ijambo ry'Imana, ahita acika intege. Aho zabibwe mu mahwa ni nk'umuntu wumva Ijambo ry'Imana, nyamara guhagarikwa umutima n'iby'isi no gushukwa n'ubukungu, bikarenga kuri iryo Jambo rikaba nk'imbuto zarumbye. Aho zabibwe mu butaka bwiza ni nk'umuntu wumva Ijambo ry'Imana akarisobanukirwa akera imbuto, umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.” Yezu abaha ikindi kigereranyo ati: “Iby'ubwami bw'ijuru wabigereranya n'umuntu wari warabibye imbuto nziza mu murima we. Igihe abantu basinziriye, umwanzi araza abiba urukungu hagati mu ngano. Nuko imyaka ibaye imigengararo, urukungu ruramenyekana. Abagaragu babibonye, basanga nyir'umurima baramubaza bati: ‘Mbese ntiwabibye imbuto nziza mu murima wawe? None se urukungu rwajemo rute?’ Arabasubiza ati: ‘Ibyo ni umwanzi wabikoze.’ Abagaragu bati: ‘Mbese urashaka ko tujya kururandura?’ Na we ati: ‘Oya, mutarurandurana n'ingano. Nimureke bikurane byombi kugeza igihe cy'isarura, ni bwo nzabwira abasaruzi nti: Mubanze murundanye urukungu, muruhambiremo imiba muyitwike, maze ingano muzihunike mu kigega cyanjye.’ ” Yezu yongera kubaha ikigereranyo ati: “Ubwami bw'ijuru wabugereranya n'akabuto kitwa sinapi, umuntu yabibye mu murima we. Karutwa n'izindi mbuto zose, nyamara kamara kumera kagasumba ibindi bihingwa kakangana n'igiti, inyoni zikaza zikarika mu mashami yacyo.” Arongera abaha n'ikindi kigereranyo ati: “Ubwami bw'ijuru wabugereranya n'umusemburo umugore yafashe, akawuvanga n'ibyibo bitatu by'ifu kugeza ubwo yose itutumbye.” Ibyo byose Yezu yabibwiraga rubanda akoresheje imigani. Nta cyo yababwiraga adakoresheje imigani. Kwari ukugira ngo bibe nk'uko byavuzwe n'umuhanuzi ngo: “Nzababwirira mu migani, mbamenyeshe ibyahishwe kuva isi yaremwa.” Nuko Yezu asezera kuri rubanda asubira imuhira. Abigishwa be bajya aho ari baramubwira bati: “Dusobanurire cya kigereranyo cy'urukungu rwabibwe mu murima.” Nuko arababwira ati: “Ubiba imbuto nziza ni Umwana w'umuntu, umurima abibamo ni isi. Imbuto nziza abiba ni abayoboka ubwami bw'ijuru, naho urukungu ni abayoboka Sekibi. Umwanzi warubibye ni Satani. Isarura ryo ni imperuka y'isi, naho abasaruzi ni abamarayika. Nk'uko barundarunda urukungu bakarutwika, ni ko bizamera ku mperuka y'isi. Umwana w'umuntu azatuma abamarayika be, batoratore abatera abandi gukora ibyaha n'inkozi z'ibibi, babakure mu bwami bwe maze babarohe mu itanura ry'umuriro, aho bazarira kandi bagahekenya amenyo. Ubwo abatunganiye Imana bazarabagirana nk'izuba mu bwami bwa Se. Ufite amatwi yumva ngaho niyumve! “Iby'ubwami bw'ijuru wabigereranya n'ikintu cy'agaciro gihishwe mu murima, umuntu yakigwaho akongera akagihisha maze akagenda yamazwe n'ibyishimo, ku buryo agurisha ibyo afite byose akagaruka kugura uwo murima. “Na none iby'ubwami bw'ijuru wabigereranya n'umucuruzi washakaga amasaro y'agahebuzo. Nuko abonye rimwe ry'igiciro kinini, aragenda agurisha ibye byose ararigura. “Byongeye kandi, iby'ubwami bw'ijuru wabigereranya n'umutego w'amafi banaze mu kiyaga, ugafata amafi y'amoko yose. Iyo umaze kūzura bawukururira ku nkombe, bakicara bakajonjora amafi, ameza bakayashyira mu bitebo, amabi bakayajugunya. Uko ni ko bizamera ku mperuka y'isi, abamarayika bazaza bajonjore ababi babakure mu ntungane, babarohe mu itanura ry'umuriro aho bazarira kandi bagahekenya amenyo.” Nuko arababaza ati: “Ibyo byose murabyumvise?” Bati: “Yee.” Arababwira ati: “Noneho rero umwigishamategeko wese wigishijwe iby'ubwami bw'ijuru, wamugereranya na nyir'urugo ukora mu byo atunze, akazana ibintu bimwe bishya n'ibindi bya kera.” Nuko Yezu amaze kubacira iyo migani, arahava ajya mu mujyi w'iwabo maze yigishiriza mu rusengero rwaho. Baratangara cyane bati: “Mbese ubwenge afite n'ibitangaza akora abikura he? Mbese si umwana wa wa mubaji? Ese nyina ntiyitwa Mariya? Mbese abavandimwe be si Yakobo na Yozefu na Simoni na Yuda? Mbese bashiki be bose ntiduturanye? None se biriya akora byose abikura he?” Ibyo bituma batamwemera. Yezu ni ko kubabwira ati: “Nta handi umuhanuzi asuzugurwa, uretse mu karere k'iwabo n'iwe mu rugo.” Nuko aho ntiyahakorera ibitangaza byinshi kubera ko batamwemeye. Muri icyo gihe Herodi umutegetsi w'intara ya Galileya yumva ibya Yezu. Nuko abwira abo mu rugo rwe ati: “Uriya muntu ni Yohani Mubatiza wazutse! Ni cyo gituma afite ububasha bwo gukora ibitangaza.” Koko rero Herodi yari yarategetse ko bafata Yohani bakamuboha bakamushyira muri gereza. Impamvu yaturutse kuri Herodiya, umugore w'umuvandimwe we Filipo. Yohani yari yabwiye Herodi ati: “Ntibyemewe ko umutunga.” Ibyo bitera Herodi gushaka kwica Yohani, ariko yatinyaga rubanda kuko bemeraga ko Yohani ari umuhanuzi. Ku munsi mukuru wo kwibuka ivuka rya Herodi, umukobwa wa Herodiya abyinira imbere y'abatumirwa. Binyura Herodi cyane ku buryo yamurahiye ati: “Ndaguha icyo unsaba cyose.” Nuko uwo mukobwa amaze kugirwa inama na nyina aravuga ati: “Nimumpe igihanga cya Yohani Mubatiza, bahite bakinzanira ku mbehe.” Umwami Herodi arababara, nyamara kubera ko yari yabirahiriye imbere y'abatumirwa be, ategeka ko biba bityo. Atuma umuntu muri gereza aca Yohani igihanga. Yakizanye ku mbehe agiha uwo mukobwa, na we agishyikiriza nyina. Nyuma abigishwa ba Yohani baraza bajyana umurambo we barawushyingura, maze bajya kubimenyesha Yezu. Yezu abyumvise avayo, afata ubwato ajya kwiherera ahantu hadatuwe. Ariko imbaga y'abantu babimenye bava mu mujyi, bamusangayo banyuze iy'ubutaka. Ageze imusozi abona iyo mbaga y'abantu, abagirira impuhwe abakiriza abarwayi. Bugorobye abigishwa be baramwegera, baramubwira bati: “Aha hantu ntihatuwe kandi dore burije. Sezerera iyi mbaga y'abantu, bajye mu mihana bihahire ibyokurya.” Yezu arabasubiza ati: “Si ngombwa ko bagenda, ahubwo mube ari mwe mubafungurira.” Baramubwira bati: “Icyo dufite imbere n'inyuma ni imigati itanu n'amafi abiri.” Arababwira ati: “Nimubinzanire hano.” Nuko ategeka abantu kwicara mu byatsi, afata iyo migati itanu n'amafi abiri, areba ku ijuru ashimira Imana. Arabimanyura abiha abigishwa be, na bo babikwiza abo bantu. Nuko bose bararya barahaga, bateranya utumanyu dusagutse twuzura inkangara cumi n'ebyiri. Abariye bari nk'ibihumbi bitanu, utabariyemo abagore n'abana. Bikirangira Yezu ategeka abigishwa be kujya mu bwato ngo bamubanzirize kugera hakurya, mu gihe agisezerera iyo mbaga y'abantu. Amaze kubasezerera azamuka umusozi, ajya gusenga yiherereye. Umugoroba ukuba akiri yo wenyine. Icyo gihe bwa bwato bwari bwamaze kugera kure y'inkombe, umuhengeri ubukoza hirya no hino kuko umuyaga wabaturukaga imbere. Nuko bujya gucya Yezu aza abagana agenda ku mazi. Abigishwa be bamubonye agenda ku mazi, bakuka umutima baravuga bati: “Ni umuzimu!” Bagira ubwoba barataka. Yezu aherako arababwira ati: “Nimuhumure ni jye, mwigira ubwoba!” Petero aramusubiza ati: “Nyagasani, niba ari wowe tegeka ngusange ngenda ku mazi!” Yezu aramubwira ati: “Ngwino!” Nuko Petero ava mu bwato, agenda ku mazi agana Yezu. Nyamara abonye ko umuyaga ukajije umurego, agira ubwoba atangira kurohama, maze aratabaza ati: “Nyagasani nkiza!” Ako kanya Yezu arambura ukuboko aramusingira, aramubwira ati: “Yewe ufite ukwizera guke we, utewe n'iki gushidikanya?” Bageze mu bwato umuyaga urahosha. Nuko abari mu bwato bapfukama imbere ya Yezu bati: “Koko uri Umwana w'Imana.” Bafata hakurya mu ntara ya Genezareti. Abantu baho bamenye ko ari Yezu bakwiza inkuru muri ako karere kose, bamuzanira abarwayi babo bose. Nuko baramwinginga ngo byibura bakore ku ncunda z'umwitero we, abazikozeho bose bagakira. Nuko Abafarizayi n'abigishamategeko baturutse i Yeruzalemu basanga Yezu, baramubaza bati: “Kuki abigishwa bawe barenga ku muhango wa ba sogokuruza? Kuki mu gihe cyo gufungura batabanza gukaraba?” Yezu arababaza ati: “Kuki mwe murenga ku Mategeko y'Imana mukihambira ku mihango yanyu? Imana yaravuze iti: ‘Ujye wubaha so na nyoko’, kandi iti: ‘Uzatuka se cyangwa nyina azicwe.’ Naho mwebwe muvuga ko umuntu yabwira se cyangwa nyina ati: ‘Icyo najyaga kugufashisha ngomba kugitura Imana’, ntabe acyubaha se [cyangwa nyina]. Bityo mukaba muhinduye ubusa Amategeko y'Imana mwitwaje imihango yanyu. Mwa ndyarya mwe, Ezayi yabahanuye uko muri agira ati: ‘Aba bantu bampoza ku rurimi, ariko imitima yabo imba kure. Barushywa n'ubusa bansenga, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y'abantu gusa.’ ” Nuko Yezu ahamagara rubanda arababwira ati: “Nimuntege amatwi kandi musobanukirwe ibi: igihumanya umuntu si ikijya mu kanwa, ahubwo ni ikikavamo.” Nuko abigishwa be baramwegera baramubaza bati: “Uzi ko Abafarizayi bumvise ibyo uvuze bikabarakaza?” Yezu ni ko kubasubiza ati: “Agati kose katatewe na Data uri mu ijuru kazarandurwa. Nimubareke ni impumyi zirandata izindi. Iyo impumyi irandase indi mpumyi, zombi zigwa mu rwobo.” Petero ni bwo amubwiye ati: “Dusobanurire ayo marenga.” Yezu aramusubiza ati: “Mbese namwe muri abaswa bigeze aho? Mbese ntimwumva ko ikintu cyose cyinjiye mu muntu kinyuze mu kanwa kijya mu nda, nyuma kikamuvamo kinyuze epfo? Ariko igisohoka mu kanwa cyose kiba kivuye mu mutima, ni na cyo gihumanya umuntu, kuko mu mitima y'abantu ari ho hava imigambi mibi: ubwicanyi n'ubusambanyi n'ubujura, kubeshyerana no gutukana. Ibyo ni byo bihumanya umuntu, naho kurisha intoki zidakarabye si byo byamuhumanya.” Nuko Yezu avayo ajya mu karere gahereranye n'imijyi ya Tiri na Sidoni. Umugore w'Umunyakanānikazi wabaga muri ako karere, aramusanga avuga aranguruye ati: “Nyagasani Mwene Dawidi, ngirira impuhwe! Umukobwa wanjye yahanzweho n'ingabo ya Satani, ameze nabi rwose.” Yezu ntiyagira icyo amusubiza, maze abigishwa be baramwegera baramwinginga bati: “Musezerere kuko adusakuza inyuma.” Yezu arasubiza ati: “Nta bandi natumweho uretse Abisiraheli bameze nk'intama zazimiye.” Uwo mugore araza aramupfukamira ati: “Nyagasani mfasha!” Yezu aramusubiza ati: “Si byiza gufata ibyokurya by'abana ngo ubijugunyire imbwa.” Umugore aramusubiza ati: “Ni koko Nyagasani, ariko kandi n'imbwa zitungwa n'ibigwa hasi bivuye ku meza ya ba shebuja.” Yezu ni ko kumusubiza ati: “Wa mugore we, ufite ukwizera gukomeye, bikubere uko ubishaka.” Uwo mwanya umukobwa we arakira. Nuko Yezu ava aho agenda akikiye ikiyaga cya Galileya, azamuka umusozi maze aricara. Imbaga nyamwinshi y'abantu iramusanga bamuzaniye abacumbagira n'impumyi, ibirema n'ibiragi n'abandi barwayi benshi, babashyira imbere ye arabakiza. Nuko rubanda batangazwa no kubona ibiragi bivuga, ibirema bikira, abacumbagira bagenda neza n'impumyi zikareba. Nuko basingiza Imana ya Isiraheli. Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati: “Aba bantu barambabaje. Dore uyu ni umunsi wa gatatu turi kumwe kandi ntibagifite icyo bafungura. None sinshaka kubasezerera kandi nta mpamba bafite, inzara itabatsinda ku nzira.” Abigishwa be baramubaza bati: “Ko aha hantu hadatuwe, twakura he ibyahaza abantu bangana batya?” Yezu arababaza ati: “Mufite imigati ingahe?” Baramusubiza bati: “Dufite irindwi n'udufi dukeya.” Nuko ategeka abantu kwicara hasi. Afata iyo migati uko ari irindwi na twa dufi, ashimira Imana, arabimanyura, abiha abigishwa na bo babikwiza iyo mbaga. Bose bararya barahaga, bateranya ibisagutse byuzura ibitebo birindwi. Abariye bari ibihumbi bine, utabariyemo abagore n'abana. Nuko Yezu amaze gusezerera iyo mbaga y'abantu ajya mu bwato, yerekeza mu karere ka Magadani. Nuko Abafarizayi n'Abasaduseyi basanga Yezu, bamusaba ikimenyetso cyemeza ko yatumwe n'Imana, ariko ari umutego bamutega. Yezu arabasubiza ati: “Iyo izuba rirenze muravuga muti: ‘Ejo hazaramuka umucyo kuko ijuru ari umutuku’, bwacya mukavuga muti: ‘Haramutse umuvumbi kuko ijuru ritukura kandi rikaba ryijimye.’ Muzi gutahura ijuru ngo mumenye ibihe, nyamara mukananirwa gutahura ibimenyetso biranga iby'iki gihe. Abantu b'iki gihe b'abasambanyi n'abagizi ba nabi bashaka ko mbaha ikimenyetso, nyamara nta kimenyetso kindi bazahabwa kitari icya Yonasi.” Nuko abasiga aho, aragenda. Bafashe hakurya, abigishwa ba Yezu basanga bibagiwe kujyana imigati. Yezu arababwira ati: “Muramenye mujye mwirinda umusemburo w'Abafarizayi n'uw'Abasaduseyi.” Bo rero baravugana bati: “Ubanza ari uko nta migati twazanye!” Yezu amenye ibyo bavugana arababwira ati: “Yemwe abafite ukwizera guke mwe, ni iki gituma mujya impaka ngo nta migati mufite? Mbese ntimurasobanukirwa, nta n'ubwo mwibuka ya migati itanu yahagije bya bihumbi bitanu, n'umubare w'inkangara z'ibyasagutse mwahavanye? Cyangwa se ntimwibuka na ya migati irindwi yahagije bya bihumbi bine, na bya bitebo by'ibyasagutse mwahavanye? Kuki mudasobanukirwa ko atari imigati nababwiraga? Mujye mwirinda ahubwo umusemburo w'Abafarizayi n'uw'Abasaduseyi.” Noneho abigishwa basobanukirwa ko atari umusemburo w'imigati yababwiraga kwirinda, ahubwo ko ari uw'inyigisho z'Abafarizayi n'Abasaduseyi. Bageze mu karere gahereranye n'i Kayizariya ya Filipo, Yezu abaza abigishwa be ati: “Umwana w'umuntu abantu bavuga ko ari nde?” Baramusubiza bati: “Bamwe bavuga ko uri Yohani Mubatiza, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo uri Yeremiya cyangwa undi wo mu bahanuzi.” Nuko Yezu arababaza ati: “Mwebwe se muvuga ko ndi nde?” Simoni Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo Umwana w'Imana nzima.” Yezu aramubwira ati: “Urahirwa Simoni mwene Yonasi, kuko ibyo nta muntu wabiguhishuriye, ahubwo ni Data uri mu ijuru. Noneho nanjye reka nkubwire: uri Petero (ni ukuvuga ‘Ibuye’), kandi kuri urwo rutare nzubakaho Umuryango wanjye, ndetse n'urupfu ntiruzabasha kuwutsinda. Nzaguha imfunguzo z'ubwami bw'ijuru, icyo uzaboha ku isi kizaba cyaboshywe n'Imana mu ijuru, kandi icyo uzabohora ku isi kizaba cyabohowe n'Imana mu ijuru.” Nuko Yezu yihanangiriza abigishwa be kutagira uwo bahingukiriza ko ari we Kristo. Uhereye ubwo, Yezu atangira gusobanurira abigishwa be ko ari ngombwa ko ajya i Yeruzalemu, akababazwa cyane n'abakuru b'imiryango n'abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko, bakamwica maze ku munsi wa gatatu akazuka. Nuko Petero aramwihererana, atangira kumuhana ati: “Nyagasani, ibyo biragatsindwa! Imana ntizakunda ko bikubaho!” Yezu arahindukira aramubwira ati: “Mva iruhande Satani! Umbereye inkomyi kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ari iby'abantu.” Nuko Yezu abwira abigishwa be ati: “Ushaka kunyoboka wese nareke kwiyitaho, ahubwo atware umusaraba we ankurikire. Ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, naho uhara ubuzima bwe ari jye ahōrwa azaba abukijije. Mbese umuntu byamumarira iki kwigarurira isi yose, ariko akaba yivukije ubugingo bwe? Cyangwa se ubugingo bw'umuntu yabugurana iki? Ni koko Umwana w'umuntu agiye kuzaza afite ikuzo rya Se, ashagawe n'abamarayika be, maze agirire umuntu wese ibikwiranye n'ibyo yakoze. Ndababwira nkomeje ko bamwe mu bari aha, batazapfa batabonye Umwana w'umuntu aje kwima ingoma ye.” Iminsi itandatu ishize Yezu ajyana Petero n'abavandimwe babiri Yakobo na Yohani, bihererana mu mpinga y'umusozi muremure. Nuko ahinduka bamureba, mu maso he harabagirana nk'izuba, imyambaro ye irererana. Bagiye kubona babona Musa na Eliya baganira na Yezu. Petero abwira Yezu ati: “Nyagasani, ko ari nta ko bisa kwibera hano! Nubishaka ndubaka utuzu dutatu tw'ingando, kamwe kabe akawe, akandi aka Musa, naho akandi kabe aka Eliya.” Akivuga atyo igicu kibengerana kirabatwikīra, bumva ijwi ry'uvugira muri icyo gicu ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, ni we nishimira. Nimumutege amatwi!” Abigishwa bumvise iryo jwi bagwa bubamye, bagira ubwoba bwinshi cyane. Maze Yezu arabegera abakoraho, ati: “Nimubyuke mwigira ubwoba.” Bubuye amaso ntibagira undi babona, uretse Yezu wenyine. Bakimanuka umusozi arabihanangiriza ati: “Ntimugire uwo mubwira ibyo mumaze kwerekwa, kugeza ubwo Umwana w'umuntu azaba amaze kuzuka.” Abigishwa ba Yezu ni ko kumubaza bati: “Kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya agomba kubanza kuza?” Arabasubiza ati: “Ni koko, Eliya agomba kuza agatunganya byose. Ndetse mbabwire: Eliya yaraje nyamara abantu ntibamumenya, ahubwo bamugirira nabi uko bishakiye. Umwana w'umuntu na we ni ko bazamugirira.” Noneho abigishwa basobanukirwa ko ari Yohani Mubatiza yababwiraga. Bageze aho imbaga y'abantu yari iri, umuntu yegera Yezu aramupfukamira. Nuko aravuga ati: “Nyagasani, girira impuhwe umwana wanjye! Arwara igicuri akababara cyane ku buryo kenshi kimutura mu muriro, kikamuroha no mu mazi. Namuzaniye abigishwa bawe bananirwa kumukiza.” Yezu arasubiza ati: “Yemwe bantu b'iki gihe mutizera Imana kandi mugoryamye, nzabana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Ngaho nimumunzanire.” Yezu acyaha iyo ngabo ya Satani, imuvamo. Uwo mwanya umwana arakira. Nuko abigishwa be baramusanga, baramwihererana bati: “Kuki twe tutabashije kuyimenesha?” Arabasubiza ati: “Ni ukubera ukwizera kwanyu kudahagije. Ndababwira nkomeje ko muramutse mufite ukwizera nibura kungana urwara, mwabwira uyu musozi muti: ‘Va aha ujye hariya’ maze ukahajya, nta kintu na kimwe cyabananira. [ Ariko bene iyo ngabo ya Satani ntishoborwa n'ikindi kitari ugusenga no kwigomwa kurya.”] Abigishwa bageze muri Galileya, Yezu arababwira ati: “Umwana w'umuntu agiye kuzagabizwa abantu, bamwice maze ku munsi wa gatatu azuke.” Nuko barashavura cyane. Yezu n'abigishwa be bageze i Kafarinawumu, abasoresha b'Ingoro y'Imana basanga Petero baramubaza bati: “Mbese umwigisha wanyu ntatanga umusoro w'Ingoro y'Imana?” Petero arasubiza ati: “Arawutanga.” Nuko Petero agarutse imuhira Yezu aramutanguranwa ati: “Mbe Simoni, ubibona ute? Abami b'isi bahabwa na ba nde imisoro cyangwa amakoro? Mbese ni abana babo cyangwa ni rubanda? ” Petero aramusubiza ati: “Ni rubanda.” Yezu ati: “Nuko rero abana babo si abo gusoreshwa. Nyamara kugira ngo tudaha abo bantu urwitwazo, jya ku kiyaga unagemo urushundura, ifi ufata bwa mbere uyasamure, urayisangamo igikoroto gihwanye n'umusoro wanjye n'uwawe, maze ukizane ugitange ho umusoro wacu twembi.” Icyo gihe abigishwa begera Yezu baramubaza bati: “Mbese ni nde mukuru mu bwami bw'ijuru?” Nuko Yezu arembuza umwana amushyira hagati yabo, maze arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko niba mudahindutse ngo mumere nk'abana bato, mutazinjira mu bwami bw'ijuru. Uwiyoroshya akamera nk'uyu mwana muto, ni we mukuru mu bwami bw'ijuru. Byongeye kandi, uwakira umwana muto nk'uyu kubera jye ni jye aba yakiriye. “Nihagira ugusha mu cyaha umwe muri aba bato banyemera, icyaruta kuri we ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi, bakamuroha mu kiyaga rwagati. Mbega ngo isi iragatora kubera ibigusha abantu mu byaha! Ibigusha abantu ntibizabura kubaho, ariko umuntu bizaturukaho azaba agatoye. “Niba ikiganza cyawe cyangwa ikirenge cyakugusha mu cyaha, ugice ugite kure. Icyaruta ni uko wakwinjira ahari ubugingo buhoraho ucitse ikiganza cyangwa ikirenge kimwe, aho kurohwa mu muriro utazima ufite ibiganza cyangwa ibirenge byombi. Niba kandi ijisho ryawe ryakugusha mu cyaha, urinogore urite kure. Icyaruta ni uko wakwinjira ahari ubugingo buhoraho ufite ijisho rimwe, aho kurohwa mu nyenga y'umuriro ufite amaso yombi. “Muramenye mutagira uwo musuzugura muri aba bato. Ndababwira ko mu ijuru abamarayika babo bahora imbere ya Data uri mu ijuru!” [ Umwana w'umuntu yazanywe no gukiza abazimiye.] “None se murabibona mute? Hagize umuntu ufite intama ijana maze imwe ikazimira, mbese ntiyasiga izindi mirongo cyenda n'icyenda ku musozi, kugira ngo ajye gushaka iyazimiye? Ndababwira nkomeje ko iyo ayibonye, bimushimisha kurusha za zindi mirongo cyenda n'icyenda zitazimiye. Uko ni ko So uri mu ijuru ashaka ko hatabura n'umwe muri bariya bato. “Mugenzi wawe nagucumuraho, umusange umwereke icyaha cye mwiherereye. Nagukundira uzaba ugaruye umuvandimwe. Naho natakumva umutorere undi muntu umwe cyangwa babiri, kugira ngo nk'uko byanditswe, ‘ashinjwe n'abagabo babiri cyangwa barenzeho kugira ngo icyo aregwa kimuhame.’ Ariko niyanga kubumva ubibwire ikoraniro ry'ab'Imana. Niba kandi na ryo yanze kuryumva, kuva ubwo akubere nk'umuntu utazi Imana cyangwa umusoresha. “Ndababwira nkomeje ko icyo muzaboha ku isi kizaba kiboshywe n'Imana mu ijuru. Kandi icyo muzabohora ku isi kizaba kibohowe n'Imana mu ijuru. “Reka nongere mbabwire: niba ku isi babiri muri mwe bashyize hamwe kugira ngo basabe ikintu icyo ari cyo cyose, bazagihabwa na Data uri mu ijuru, kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye mba ndi hamwe na bo.” Nuko Petero yegera Yezu aramubaza ati: “Nyagasani, mbese umuvandimwe wanjye akomeje kuncumuraho nkwiriye kumubabarira kangahe? Ese namubabarira karindwi?” Yezu aramusubiza ati: “Sinkubwiye ko wagarukira kuri karindwi gusa, ahubwo uzageze kuri karindwi incuro mirongo irindwi. “Ni yo mpamvu iby'ubwami bw'ijuru wabigereranya n'umwami, washatse kumurikisha imari yari yarabikije abagaragu be. Agitangira kubikora bamuzanira umwe muri bo, wari umurimo za miliyoni na za miliyoni z'amafaranga. Nuko abonye ko uwo muntu atari afite icyo kwishyura, shebuja ategeka ko bamugurisha we n'umugore n'abana be, n'ibyo yari afite byose kugira ngo yishyure uwo mwenda. Uwo mugaragu ni ko kumwikubita imbere akoma yombi ati: ‘Nimunyihanganire nzabishyura ibyanyu byose!’ Shebuja amugirira impuhwe, amurekera uwo mwenda aramurekura. “Uwo mugaragu avuye aho ahura n'undi mugaragu mugenzi we wari umurimo amafaranga ibihumbi bikeya, aramufata aramuniga ati: ‘Nyishyura umwenda undimo!’ Mugenzi we ni ko kumwikubita imbere aramwinginga ati: ‘Nimunyihanganire nzabishyura ibyanyu byose!’ Aranga ahubwo aragenda aramufungisha, kugeza igihe azaba amwishyuriye uwo mwenda. “Abagaragu bagenzi be babonye ibibaye barababara cyane, bajya gutekerereza shebuja uko byagenze kose. Nuko shebuja atumira uwo mugaragu aramubwira ati: ‘Yewe mugaragu gito, nakurekeye umwenda wawe kuko wanyinginze. None se ntiwari ukwiriye kugirira mugenzi wawe impuhwe nk'uko nazikugiriye?’ Shebuja ararakara amwegurira abo kumwica urubozo, kugeza igihe azaba amaze kwishyura umwenda arimo.” Yezu yungamo ati: “Nguko uko Data uri mu ijuru azagirira buri wese muri mwe, natababarira mugenzi we abikuye ku mutima.” Nuko Yezu amaze kuvuga ayo magambo ava muri Galileya, ajya mu gice cy'intara ya Yudeya iri iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani. Imbaga nyamwinshi y'abantu bamukurikirayo, maze abarwayi babo arabakiza. Abafarizayi baza aho ari kugira ngo bamutegere mu byo avuga, baramubaza bati: “Mbese biremewe ko umugabo yirukana umugore we ku mpamvu ibonetse yose?” Arabasubiza ati: “Mbese ntimwasomye ko mbere na mbere igihe Imana yaremaga yaremye abantu, umugabo n'umugore? Nyuma yaravuze iti: ‘Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umuntu umwe’, ku buryo baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umuntu umwe. Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya abo Imana yafatanyije.” Abafarizayi baramubaza bati: “None se ni kuki Musa yategetse umugabo guha umugore we urwandiko rwemeza ko amusenze, akabona kumwirukana?” Arabasubiza ati: “Igituma Musa yabemereye gukora ibyo ni ukubera imitima yanyu inangiye. Ariko mbere na mbere si uko byahoze. Naho jye mbabwiye ko umugabo wese wirukana umugore we bitavuye ku kubana kutemewe n'Amategeko maze akazana undi, aba asambanye.” Abigishwa baramubwira bati: “Niba imibanire y'umugabo n'umugore ari iyo, icyarutaho ni ukudashaka!” Yezu ni ko kubabwira ati: “Erega si bose bashobora kwakira iyo nyigisho, keretse abayigenewe! Hariho bamwe batabasha kurongora kuko bavutse ari ibiremba. Hari abandi batabibasha kuko bagizwe batyo n'abantu. Hariho n'abandi babyigomwa ubwabo kubera ubwami bw'ijuru. Ubasha kumva iryo jambo naryumve.” Abantu bazanira Yezu abana bato kugira ngo abarambikeho ibiganza abasengere, maze abigishwa be barabacyaha. Yezu ni ko kubabwira ati: “Nimureke abana bato bansange, mwibabuza kuko ubwami bw'ijuru ari ubw'abameze nka bo.” Amaze kubarambikaho ibiganza ava aho hantu. Hari ubwo umuntu yasanze Yezu aramubaza ati: “Mwigisha, mbese ibyiza nakora ni ibihe kugira ngo mpabwe ubugingo buhoraho?” Yezu aramusubiza ati: “Kuki umbaza ibyiza ugomba gukora? Imana yonyine ni yo nziza, niba ushaka kubona ubugingo buhoraho ujye ukurikiza Amategeko yayo.” Undi aramubaza ati: “Ayahe?” Yezu ati: “Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubahe so na nyoko kandi ujye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda.” Uwo musore aramubwira ati: “Ayo yose narayakurikije. Ikindi nshigaje ni iki?” Yezu aramusubiza ati: “Niba ushaka kuba indakemwa koko, genda ugurishe ibyo utunze ibivuyemo ubihe abakene, ni bwo uzaba ufite ubutunzi mu ijuru, maze uze unkurikire.” Uwo musore yumvise iryo jambo agenda ashavuye, kuko yari afite ibintu byinshi. Yezu abwira abigishwa be ati: “Ndababwira nkomeje ko biruhije ko umukungu yinjira mu bwami bw'ijuru. Nongere kandi mbabwire: icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w'urushinge, kuruta ko umukungu yakwinjira mu bwami bw'Imana.” Abigishwa babyumvise baratangara cyane bagira bati: “Mbese noneho ni nde ubasha kurokoka?” Yezu arabitegereza arababwira ati: “Koko ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana byose birashoboka.” Nuko Petero aramubaza ati: “Mbese nkatwe ko twasize byose tukagukurikira, bizagenda bite?” Yezu arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko igihe ibintu byose bizaba bihinduwe bishya, Umwana w'umuntu azicara ku ntebe ya cyami ahabwe ikuzo. Icyo gihe mwebwe mwankurikiye namwe muzicara ku ntebe cumi n'ebyiri za cyami, mucire imanza imiryango cumi n'ibiri y'Abisiraheli. Umuntu wese wasize amazu cyangwa abavandimwe, cyangwa se cyangwa nyina, cyangwa abana cyangwa amasambu kubera jye, azahabwa ibiruta ibyo incuro ijana kandi ahabwe ubugingo buhoraho. Ikindi kandi benshi mu b'imbere bazaba ab'inyuma, na benshi mu b'inyuma babe ab'imbere. “Iby'ubwami bw'ijuru wabigereranya n'umukungu wazindutse kare, ararika abantu bo kumukorera mu biti bye by'imizabibu. Amaze gusezerana na bo igihembo gisanzwe cy'umubyizi, abohereza gukora mu mizabibu ye. Asohotse saa tatu abona abandi bantu bahagaze ku isoko nta cyo bakora, arababwira ati: ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye mukore, ndabahemba uko bikwiye.’ Nuko baragenda. Yongeye gusohoka saa sita na saa cyenda, na bwo abigenza atyo. Na none nka saa kumi n'imwe yongera gusohoka, asanga abandi bahagaze aho arababaza ati: ‘Kuki mwahagaze aho umunsi wose nta cyo mukora?’ Baramusubiza bati: ‘Ni uko nta waduhaye akazi.’ Na we ati: ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye.’ “Nimugoroba nyir'imizabibu abwira umukoresha we ati: ‘Hamagara abakozi baze ubahembe, uhereye ku baje nyuma kugeza ku ba mbere.’ Nuko abatangiye nka saa kumi n'imwe baraza, buri muntu ahabwa igihembo cy'umubyizi. Aba mbere na bo baraza batekereza ko ari bubarengerezeho, ariko na bo abahembera umubyizi. Bakira ibihembo bitotombera nyir'imizabibu bati: ‘Bariya baje nyuma bakora isaha imwe gusa, none tunganyije igihembo kandi twe twatangiye bugicya, izuba ry'umunsi wose rikaturengeraho!’ “Ni bwo asubije umwe muri bo ati: ‘Mugenzi wanjye, nta cyo nkurenganyijeho. Mbese si igihembo cy'umubyizi twasezeranye? Fata ibyawe ugende. Koko nshatse guha uyu waje nyuma igihembo kingana n'icyawe. Mbese hari icyambuza gukora icyo nshatse mu byanjye? Cyangwa undebye nabi kuko ngize ubuntu?’ ” Nuko Yezu ati: “Uko ni ko aba nyuma bazaba aba mbere, n'aba mbere bakaba aba nyuma.” Yezu azamutse ajya i Yeruzalemu, yihererana n'abigishwa be cumi na babiri. Bakigenda arababwira ati: “Dore tugiye i Yeruzalemu, Umwana w'umuntu azashyikirizwa abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko, bamucire urubanza rwo gupfa. Bazamugabiza abanyamahanga bamushinyagurire, bamukubite ibiboko bamubambe ku musaraba, maze ku munsi wa gatatu azuke.” Nuko nyina wa bene Zebedeyi ari kumwe n'abahungu be, asanga Yezu aramupfukamira agira ngo agire icyo amusaba. Yezu aramubaza ati: “Mbese urashaka iki?” Na we ati: “Tegeka ko aba bana banjye bombi bazicarana nawe, umwe iburyo undi ibumoso igihe uzaba wimye ingoma.” Yezu arasubiza ati: “Ntimuzi icyo musaba. Mbese mwashobora kunywera ku gikombe cy'umubabaro ngomba kunywa?” Baramusubiza bati: “Twabishobora.” Arababwira ati: “Ni koko igikombe cyanjye muzakinyweraho, naho gutanga ibyicaro iburyo cyangwa ibumoso bwanjye si jye ubigaba, ahubwo Data afite abo yabigeneye.” Bagenzi babo uko ari icumi babyumvise, barakarira abo bavandimwe bombi. Yezu arabarembuza arababwira ati: “Muzi ko abategeka amahanga bayatwaza igitugu, kandi n'abakomeye bo muri yo bakayabuza epfo na ruguru. Ariko muri mwe ntibikagende bityo. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe agomba kujya abakorera, kandi ushaka kuba uw'imbere muri mwe agomba kuba umugaragu wanyu. Ni na ko Umwana w'umuntu atazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi no kubapfira, kugira ngo abe incungu ya benshi.” Bavuye i Yeriko imbaga y'abantu benshi ikurikira Yezu. Nuko impumyi ebyiri zikaba zicaye iruhande rw'inzira. Zumvise ko Yezu aje zirangurura amajwi ziti: “Nyagasani Mwene Dawidi, tugirire impuhwe!” Abantu barazicyaha ngo ziceceke, ariko zo zirushaho kurangurura ziti: “Nyagasani Mwene Dawidi, tugirire impuhwe!” Yezu arahagarara ahamagara izo mpumyi, arazibaza ati: “Murashaka ko mbakorera iki?” Ziramusubiza ziti: “Nyagasani, uduhumūre!” Yezu azigirira impuhwe azikora ku maso, uwo mwanya zirahumuka ziherako ziramukurikira. Begereye i Betifage ku Musozi w'Iminzenze uteganye na Yeruzalemu, Yezu atuma babiri mu bigishwa be ati: “Mujye muri ziriya ngo, nimuhagera murahita mubona indogobe iziritse hamwe n'iyayo, muziziture muzinzanire. Nihagira ubabaza impamvu mumubwire muti: ‘Ni Databuja uzikeneye kandi arazigarura vuba.’ ” Kwari ukugira ngo bibe nk'uko byavuzwe n'umuhanuzi ngo: “Nimubwire abaturage b'i Siyoni muti: ‘Dore umwami wanyu aje abasanga, yicishije bugufi ahetswe n'indogobe, ndetse ahetswe n'icyana cyayo.’ ” Abigishwa baragenda bakora uko Yezu yabategetse, bazana indogobe n'icyana cyayo, bazisasaho imyitero yabo maze Yezu ayicaraho. Imbaga nyamwinshi y'abantu bari aho barambura imyitero yabo mu nzira, abandi baharambika amashami y'ibiti baciye. Nuko imbaga y'abantu bari kumwe na we, bamwe imbere abandi inyuma, barangurura amajwi bati: “Hozana! Harakabaho Mwene Dawidi! Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani! Mu ijuru nibasingize Imana bati: ‘Hozana!’ ” Yezu yinjiye muri Yeruzalemu umujyi wose urakangarana, abantu bakabaza bati: “Mbese uyu ni nde?” Rubanda bati: “Ni Yezu wa muhanuzi w'i Nazareti muri Galileya.” Nuko Yezu yinjira mu rugo rw'Ingoro y'Imana, amenesha abacuruzaga n'abaguraga ahasanze. Ahirika ameza y'abavunjaga amafaranga n'intebe z'abacuruzaga inuma. Nuko arababwira ati: “Ibyanditswe biravuga ngo ‘Inzu yanjye izitwa Inzu yo gusengeramo’, naho mwe mwayigize indiri y'abajura.” Nuko impumyi n'abacumbagira bamusanga mu rugo rw'Ingoro y'Imana maze arabakiza. Abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko bararakara babonye ibitangaza akoze, babonye n'abana basakuriza mu rugo rw'Ingoro y'Imana bavuga bati: “Hozana! Harakabaho Mwene Dawidi!”. Ni ko kubwira Yezu bati: “Aho ntiwiyumvira ibyo bavuga?” Arabasubiza ati: “Yee, ndabyumva. Ariko se ntimwasomye Ibyanditswe ngo ‘Wateganyije ko ibitambambuga n'abana bonka bagusingiza’ ” Nuko abasiga aho ava mu mujyi, yerekeza i Betaniya ararayo. Kare mu gitondo Yezu ari mu nzira asubira mu mujyi arasonza. Arabukwa igiti cy'umutini kiri ku nzira. Akigeze iruhande asanga ari amababi masa maze arakibwira ati: “Ntukere imbuto ukundi!” Ako kanya icyo giti kiruma. Abigishwa be babibonye baratangara baramubaza bati: “Kiriya giti cyumye gite aka kanya?” Yezu arabasubiza ati: “Ndababwira nkomeje. Mwizeye Imana mudashidikanya ntimwakora ibyo nkoreye uyu mutini gusa ahubwo mwashobora no kubwira uriya musozi muti: ‘Shyiguka aho wirohe mu nyanja’, maze bikaba bityo. Rwose nimusenga mwizeye Imana, icyo muzasaba cyose muzagihabwa.” Nuko Yezu yinjira mu rugo rw'Ingoro y'Imana. Abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango y'Abayahudi bajya aho yari ari yigisha, baramubaza bati: “Uvana he ubushobozi bwo gukora ibyo ukora? Ni nde wabuguhaye?” Yezu arabasubiza ati: “Nanjye reka ngire icyo mbibariza kimwe gusa, nimunsubiza ndabona kubabwira aho nkura ubushobozi bwo kubikora. Mbese Yohani yatumwe na nde kubatiza? Ni Imana cyangwa se ni abantu?” Bajya inama bati: “Nituvuga ko yatumwe n'Imana, aratubaza ati: ‘Kuki mutamwemeye?’ Na none kandi nituvuga ko yatumwe n'abantu, ntidukira rubanda kuko bose bemera ko Yohani yari umuhanuzi.” Nuko basubiza Yezu bati: “Ntitubizi.” Yezu ni ko kubabwira ati: “Nanjye rero simbabwiye aho nkura ubushobozi bwo gukora ibyo nkora.” “Mbese iby'uyu mugani mubivugaho iki? Habayeho umugabo akagira abahungu babiri. Asanga uwa mbere aramubwira ati: ‘Mwana wanjye, uyu munsi ujye gukorera ibiti by'imizabibu.’ Nuko aramusubiza ati: ‘Ndanze’, nyuma yisubiraho ajyayo. Wa mubyeyi asanga n'uwa kabiri na we amubwira atyo. Uwo we ahita amusubiza ati: ‘Ndajyayo mubyeyi’, nyamara ntiyagenda. Mbese muri abo bombi ni nde wakoze ibyo se ashaka?” Baramusubiza bati: “Ni uwa mbere.” Yezu arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko abasoresha n'indaya bazabatanga kwinjira mu bwami bw'Imana. Yohani yazanywe no kubayobora inzira y'ubutungane ntimwamwemera. Abasoresha n'indaya bo baramwemera naho mwe murabireba, ariko ntimwihana ngo mumwemere. “Nimwumve n'undi mugani. Habayeho umugabo wari afite umurima, awuteramo ibiti by'imizabibu awuzengurutsa uruzitiro, acukuramo urwengero yubakamo n'umunara w'abarinzi, maze uwo murima awātira abahinzi. Birangiye ajya mu rugendo. Igihe cy'isarura kigeze atuma abagaragu kuri ba bahinzi, kugira ngo bamuhe icyatamurima ku mbuto basaruye. Nuko abahinzi basumira abo bagaragu, umwe baramukubita undi baramwica, undi bamutera amabuye. Arongera yohereza abandi bagaragu baruta aba mbere ubwinshi, na bo babagenza batyo. Ubwa nyuma abatumaho umuhungu we yibwira ati: ‘Umwana wanjye ntibazamwubahuka.’ Abahinzi babonye uwo mwana baravugana bati: ‘Dore uwarazwe ibintu araje! Nimuze tumwice maze ibye byose bibe ibyacu.’ Baramusumira, bamukurubana inyuma y'uruzitiro baramwica. “Mbese nk'ubwo igihe nyir'imizabibu azagarukira, mubona azagenza ate abo bahinzi?” Baramubwira bati: “Abo bagome azabatsemba, maze imizabibu ayishyiremo abandi bazajya bamuha ibye uko isarura rigeze.” Yezu arababaza ati: “Mbese ntimwasomye Ibyanditswe? Biravuga ngo ‘Ibuye abubatsi banze, ni ryo ryabaye insanganyarukuta. Ibyo ni Nyagasani wabikoze, none bitubereye igitangaza!’ Ni cyo gituma mbabwira ko muzanyagwa ubwami bw'Imana, bugahabwa abandi bakora imirimo ikwiranye n'ubwo bwami. [ Umuntu wese uzagwa kuri iryo buye azavunagurika, ariko uwo rizagwira rizamujanjagura.”] Abakuru bo mu batambyi n'Abafarizayi bumvise imigani ye, bamenya ko ari bo avuga. Nuko bashaka uburyo bamufata ariko batinya rubanda, kuko bo bemezaga ko ari umuhanuzi. Yezu yongera kuvugana n'abantu akoresheje imigani agira ati: “Iby'ubwami bw'ijuru wabigereranya n'umwami wacyuje ubukwe bw'umuhungu we. Nuko atuma abagaragu be guhamagara abatumiwe mu bukwe, maze banga kuza. Arongera atuma abandi bagaragu kubwira abatumiwe ngo: ‘Dore nateguye amazimano, nabagishije ibimasa byanjye n'andi matungo y'imishishe. Byose byateguwe nimuze mu bukwe.’ Ariko bo ntibabyitaho barigendera, umwe ajya mu murima we undi mu bucuruzi bwe. Abasigaye basumira abagaragu b'umwami, babagirira nabi barabica. Noneho umwami ararakara atuma ingabo ze zitsemba abo bicanyi, zitwika ibigo byabo. “Nyuma abwira abagaragu be ati: ‘Iby'ubukwe byateguwe, ariko abatumiwe ntibari babikwiye. Nuko rero nimujye amayira ahurira, mutumire mu bukwe abantu bose muri bubone.’ Abagaragu bahita bagenda bakwira amayira, bakoranya abo babonye bose ari abeza ari ababi. Nuko inzu y'ubukwe yuzura abatumirwa. “Umwami aherako arinjira agira ngo arebe abatumirwa be, maze ahabona umuntu utambaye umwambaro w'ubukwe. Aramubaza ati: ‘Mugenzi wanjye, waje hano ute udafite umwambaro w'ubukwe?’ Undi araceceka. Nuko umwami abwira abahereza ati: ‘Nimumubohe amaboko n'amaguru mumujugunye hanze mu mwijima, ni ho bazaririra bagahekenya amenyo.’ ” Yezu yungamo ati: “Erega hahamagarwa benshi hagatoranywa bake!” Nuko Abafarizayi baragenda, bajya inama y'uburyo bari bufatire Yezu mu byo avuga. Bamutumaho abigishwa babo hamwe n'abo mu ishyaka rya Herodi bati: “Mwigisha, tuzi ko uri umunyakuri kandi ko wigisha abantu inzira y'Imana mu kuri nta cyo utinya, kuko ufata abantu bose kimwe. Ngaho rero tubwire rero: mbese ibi ubyumva ute? Ese ni ngombwa ko dutanga umusoro w'umwami w'i Roma, cyangwa si ngombwa?” Nuko Yezu wari uzi ubugome bwabo arababaza ati: “Mwa ndyarya mwe, kuki muntega iyo mitego? Nimunyereke igiceri mutanga ho umusoro.” Bakimuzaniye, arababaza ati: “Iyi shusho n'iri zina biriho ni ibya nde?” Baramusubiza bati: “Ni iby'umwami w'i Roma.” Yezu arababwira ati: “Nuko rero iby'umwami w'i Roma mubihe umwami w'i Roma, n'iby'Imana mubihe Imana.” Babyumvise batyo baratangara, bamusiga aho barigendera. Uwo munsi Abasaduseyi (abo ni bo bavuga ko kuzuka bitabaho) basanga Yezu baramubwira bati: “Mwigisha, Musa yaravuze ngo niba umuntu apfuye agasiga umugore batarabyarana, umugabo wabo ajye amucyura acikure nyakwigendera. Iwacu rero habayeho abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore apfa nta mwana babyaranye, maze murumuna we acyura uwo mugore. Uwa kabiri na we biba bityo, n'uwa gatatu kugeza ku wa karindwi, bose bapfa ntawe umubyayeho umwana. Amaherezo umugore na we arapfa. Mbese igihe abantu bazazuka uwo mugore azaba muka nde, ko bose uko ari barindwi bazaba baramutunze?” Yezu arabasubiza ati: “Mwarayobye, kuko mutamenye Ibyanditswe ntimumenye n'ububasha bw'Imana. Erega mu gihe cy'izuka ntawe uzagira umugore, nta n'uzagira umugabo. Ahubwo bazamera nk'abamarayika bo mu ijuru. Ku byerekeye izuka ry'abapfuye, mbese ntimwasomye ijambo Imana yababwiye iti: ‘Ndi Imana ya Aburahamu n'Imana ya Izaki n'Imana ya Yakobo?’ Erega Imana si iy'abapfuye, ahubwo ni iy'abazima!” Nuko rubanda babyumvise batangarira izo nyigisho ze. Abafarizayi bumvise ko Abasaduseyi babuze icyo basubiza Yezu, bahita bakoranira aho ari. Umwe muri bo wari umuhanga mu by'Amategeko ashatse kumutegera mu byo avuga, aramubaza ati: “Mwigisha, mu Mategeko yose iry'ingenzi ni irihe?” Yezu aramusubiza ati: “ ‘Ukunde Nyagasani Imana yawe n'umutima wawe wose n'ubuzima bwawe bwose, n'ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko ry'ingenzi riruta ayandi yose. Irya kabiri rimeze nka ryo ni iri: ‘Ujye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda.’ Ayo mategeko yombi ni yo shingiro ry'Amategeko yose n'ibyanditswe n'abahanuzi.” Abafarizayi bamaze gukorana, Yezu arababaza ati: “Ibya Kristo mubyumva mute? Ni mwene nde?” Baramusubiza bati: “Ni mwene Dawidi.” Yezu ati: “Bishoboka bite, kandi Dawidi ubwe abihishuriwe na Mwuka w'Imana, yaravuze ko Kristo ari umwami we igihe yagiraga ati: ‘Nyagasani yabwiye Umwami wanjye ati: “Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye, nanjye nzashyira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.” ’ None se ubwo Dawidi yita Kristo umwami we, Kristo yaba ate kandi umwana we?” Nuko ntihagira ubasha kugira icyo amusubiza, ndetse kuva uwo munsi nta wongeye kumuhangara agira icyo amubaza. Nyuma y'ibyo Yezu abwira imbaga y'abantu hamwe n'abigishwa be ati: “Abigishamategeko n'Abafarizayi ni bo basimbuye Musa mu gusobanura Amategeko. Nuko rero ntimukabure gukora ibyo bababwira byose, nyamara muzirinde gukora ibyo bakora, kuko ibyo bavuga atari byo bakora. Bahambirira abantu imitwaro iremereye bakayibashyira ku ntugu, nyamara bo bakaba batakwemera kuyikozaho n'urutoki. Byose babikorera kwibonekeza, ni cyo gituma bakunda kongēra udufuka batwaramo udupapuro tw'Ibyanditswe, kandi bagahinura incunda z'amakanzu yabo bakazigira ndende. Bakunda ibyicaro by'imbere aho batumiwe, n'intebe z'icyubahiro mu nsengero. Bakunda kuramukirizwa aho abantu bateraniye no kumva abantu babita ‘Mwigisha’. Mwe ntimugakunde ko babita ‘Mwigisha’, kuko Umwigisha wanyu ari umwe gusa naho mwebwe mwese mukaba muri abavandimwe. Ntimukagire uwo mwita ngo ‘data’ kuri iyi si, kuko So ari umwe kandi akaba mu ijuru. Ntimukemere kandi ko babita abatware, kuko umutware wanyu ari umwe gusa, ni Kristo. Umukuru muri mwe nabe umugaragu wa bagenzi be. Uwishyira hejuru wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi azashyirwa hejuru. “Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z'abigishamategeko n'Abafarizayi, kuko mukingirana abantu mukababuza kwinjira mu bwami bw'ijuru, ubwanyu ntimwinjire kandi abashaka kwinjira mukabakumira. [ Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z'abigishamategeko n'Abafarizayi, kuko murya ingo z'abapfakazi nyamara mukiha kuvuga amasengesho y'urudaca. Ni cyo gituma muzacirwa urubanza rukaze kurusha abandi.] “Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z'abigishamategeko n'Abafarizayi, kuko mucuragana mu nyanja no mu bihugu muhirimbanira kugira uwo mwemeza idini, mwamara kumushyikira mukamuhindura uwo kurohwa mu nyenga y'umuriro, ndetse biruse ibyanyu incuro ebyiri. “Muzabona ishyano bayobozi muhumye muvuga ngo, niba umuntu arahiye ashingiye ku Ngoro y'Imana nta cyo bivuze, ariko yaba arahiye ashingiye ku izahabu yo mu Ngoro ngo ni bwo aba akomeje. Mwa bapfu mwe b'impumyi, mbese ikiruta ikindi ni ikihe, ni iyo zahabu, cyangwa ni Ingoro yubahiriza iyo zahabu? Ubundi kandi muravuga ngo, niba umuntu arahiye ashingiye ku rutambiro nta cyo bivuze, ariko yaba arahiye ashingiye ku ituro riri ku rutambiro ngo ni bwo aba akomeje. Ni ko mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni ituro, cyangwa ni urutambiro rwubahiriza iryo turo? Urahiye ashingiye ku rutambiro, aba arahiye arushingiyeho hamwe n'ibiruteretsweho byose. Urahiye ashingiye ku Ngoro y'Imana, aba arahiye ayishingiyeho hamwe n'Uyituyemo. Urahiye ashingiye ku ijuru, na we aba arahiye ashingiye ku ntebe ya cyami y'Imana no ku Mana iyicayeho. “Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z'abigishamategeko n'Abafarizayi, mutanga na kimwe cya cumi cy'isogi n'icy'imbwija n'icy'inyabutongo, ariko mukirengagiza ingingo z'ingenzi z'Amategeko, ari zo ubutabera n'impuhwe n'umurava. Ibyo ni byo mwagombaga gukora mutaretse n'ibyo bindi. Mwa bayobozi muhumye mwe, muminina umubu mu byo munywa, nyamara ingamiya mukayimira bunguri! “Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z'abigishamategeko n'Abafarizayi, mumeze nk'ibikombe n'amasahane boza inyuma gusa, kuko imbere mwuzuye ubwambuzi no kutifata. Mufarizayi uhumye, banza woze igikombe imbere, ni bwo n'inyuma hazaba hasukuye. “Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z'abigishamategeko n'Abafarizayi, mumeze nk'imva zisīze ingwa, ugasanga inyuma ari nziza nyamara imbere huzuye amagufwa y'abapfuye, n'ibihumanya by'ubwoko bwose. Namwe ni nk'uko mugaragariza abantu ko muri intungane, nyamara imbere mwuzuye uburyarya n'ubugome. “Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z'abigishamategeko n'Abafarizayi, kuko mwubakira imva z'abahanuzi kandi mugashyira imitāko ku bituro mwubakiye intungane z'Imana zapfuye. Mukavuga ngo: ‘Iyo tuba twarabayeho mu gihe cya ba sogokuruza, ntituba twarafatanyije na bo kwica abahanuzi.’ Bityo mukaba muhamya ubwanyu ko mukomoka ku babishe. Ngaho namwe nimurangize ibyo ba sokuruza batangiye! Yemwe mwa nzoka mwe, mwa rubyaro rw'impiri mwe, muzarokoka mute igihano cyo kujugunywa mu nyenga y'umuriro? Dore nzaboherereza abahanuzi n'abanyabwenge n'abigisha, bamwe muzabica mubabambe ku musaraba, abandi muzabakubitira mu nsengero zanyu, kandi muzabatoteza mubirukane no mu mijyi bahungiyemo. Bityo muzaryozwa amaraso y'intungane zose yamenetse ku isi, uhereye ku maraso ya Abeli w'intungane, kugeza ku ya Zakariya mwene Barakiya mwatsinze hagati y'Ingoro y'Imana n'urutambiro rwayo. Ndababwira nkomeje ko ibyo byose ab'iki gihe bazabiryozwa. “Yeruzalemu! Yeruzalemu! Wica abahanuzi kandi ukicisha amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse gukorakoranya abana bawe nk'uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa, ariko ntimunkundire! Dore iwanyu hagiye gusigara ari itongo. Reka mbabwire: ntimuzongera kumbona kugeza igihe muzavuga muti: ‘Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!’ ” Yezu ava mu Ngoro y'Imana aragenda, abigishwa be baramwegera kugira ngo bamuratire imyubakire myiza y'iyo Ngoro. Nuko arababwira ati: “Aho ntimureba biriya byose? Ndababwira nkomeje ko aha nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa!” Nyuma yicaye ku Musozi w'Iminzenze, abigishwa bamusanga ahiherereye baramubaza bati: “Tubwire igihe ibyo bizabera, n'ikimenyetso kizaranga ukuza kwawe n'icy'iherezo ry'isi.” Yezu arabasubiza ati: “Muramenye ntihazagire ubayobya, kuko hazaduka benshi biyita izina ryanjye bavuga bati: ‘Ni jye Kristo’, kandi bazayobya benshi. Mugiye kuzumva urusaku rw'intambara ziri hafi n'amakuru y'intambara za kure. Muramenye ntibizabakure umutima. Ibyo bizagomba kuba ariko si byo herezo. Igihugu kizarwana n'ikindi, kandi umwami atere undi mwami. Hirya no hino hazaba inzara n'imitingito y'isi. Ibyo byose bizaba bimeze nk'imigendo ibanziriza ibise by'umugore. “Ubwo ni bwo bazabagabiza ababababaza kandi bakabica. Muzangwa n'amahanga yose babampōra. Ibyo bizaca benshi intege, bitume bagambanirana bangane. Hazaduka n'abahanurabinyoma batari bake, bayobye abantu benshi. Kuko ubugome buzaba bwiyongereye, urukundo rwa benshi ruzayoyoka, ariko uzihangana akageza ku munsi w'imperuka azarokoka. Ubu Butumwa bwiza bw'ubwami bw'ijuru buzamamazwa ku isi yose bubere amahanga yose ubuhamya, noneho rero imperuka igere. “Nimubona cya ‘Giterashozi kirimbuzi’ cyavuzwe n'umuhanuzi Daniyeli gihagaze mu Ngoro y'Imana – usoma ibi abyumve neza - icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi. Uzaba ari hejuru y'inzu aramenye ntazamanuke ngo yinjire mu nzu agire icyo avanamo. N'uzaba ari mu murima ntazasubire imuhira gushaka umwitero we. Hagowe abazaba batwite cyangwa bonsa muri iyo minsi. Musabe Imana kugira ngo uko guhunga kwanyu kutazaba mu mezi y'imbeho cyangwa ku isabato, kuko icyo gihe hazaba amakuba akabije atigeze abaho kuva isi yaremwa kugeza ubu, kandi atazongera kubaho ukundi. Iyo Imana itagabanya iyo minsi nta wari kuzarokoka. Ariko kubera abo yitoranyirije iyo minsi izagabanywa. “Icyo gihe nihagira ubabwira ati: ‘Dore nguyu Kristo’, cyangwa ati: ‘Nguriya’ ntimuzabyemere. Hazaduka abiyita Kristo n'abiyita abahanuzi. Bazerekana ibimenyetso bikomeye bakore n'ibitangaza, ku buryo byayobya n'abo Imana yitoranyirije bibaye ibishoboka. Dore mbibamenyesheje bitaraba. “Nuko rero nibababwira bati: ‘Dore ageze mu butayu’ ntimuzajyeyo, cyangwa bati: ‘Dore ari mu mbere ariherereye’ ntimuzabyemere. Uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ako kanya ukabonekera n'iburengerazuba, ni ko no kuza k'Umwana w'umuntu kuzaba. “Aho intumbi izaba hose ni ho inkongoro zizakoranira. “Bidatinze, nyuma y'imibabaro yo muri iyo minsi, izuba rizijima n'ukwezi kwe kumurika, inyenyeri zihanantuke ku ijuru, n'ibinyabubasha byo mu ijuru bihungabane. Ubwo ni bwo mu ijuru hazagaragara ikimenyetso kiranga ukuza k'Umwana w'umuntu. Amoko yose yo ku isi azacura imiborogo, maze abone Umwana w'umuntu aje ku bicu byo ku ijuru, afite ububasha n'ikuzo byinshi. Azatuma abamarayika be bavuza impanda nyamunini, bakoranye abo yitoranyirije babavane iburasirazuba n'iburengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo, kuva aho ijuru ritangirira kugera mu mpera zaryo. “Murebere ku giti cy'umutini kibabere urugero: iyo mubonye amashami yacyo atoshye akameraho ibibabi, mumenya ko impeshyi yegereje. Ni na ko rero igihe muzabona ibyo byose muzamenya ko Umwana w'umuntu ari hafi, ndetse ko ageze ku irembo. Ndababwira nkomeje ko ab'iki gihe batazashira ibyo byose bitabaye. Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye azahoraho. “Icyakora umunsi n'isaha bizabera ntawe ubizi, habe n'abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w'Imana, bizwi na Data wenyine. Nk'uko byagenze mu gihe cya Nowa, ni ko bizaba no mu gihe cyo kuza k'Umwana w'umuntu. Muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga bakanywa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye muri bwa bwato bunini. Abantu b'icyo gihe ntibagira icyo bikanga kugeza igihe umwuzure uziye, urabahitana bose. Ni na ko bizamera mu kuza k'Umwana w'umuntu. Icyo gihe, abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare. Abagore babiri bazaba bari hamwe basya, umwe azajyanwa undi asigare. “Murabe maso rero, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazira. Murabizi. Iyaba nyir'urugo yamenyaga igihe umujura azira, yabaye maso ntatume acukura inzu ye! Namwe rero muhore mwiteguye, kuko Umwana w'umuntu azaza igihe mudakeka. “Mubirebye ni nde mugaragu w'indahemuka kandi uzi ubwenge, shebuja yashinze abo mu rugo rwe ngo abahe ifunguro mu gihe gikwiye? Ni uwo shebuja azasanga akora ibyo yamushinze, uwo mugaragu azaba ahiriwe. Ndababwira nkomeje ko azamwegurira ibyo afite byose. Nyamara niba ari umugaragu mubi azibwira ati: ‘Databuja aratinze’, maze atangire gukubita abagaragu bagenzi be, yirire yinywere, asangira n'abasinzi. Shebuja azaza ku munsi atamwiteze no mu gihe atari azi, amucemo kabiri abarirwe hamwe n'indyarya, ni ho bazarira kandi bagahekenya amenyo. “Icyo gihe iby'ubwami bw'ijuru bizaba nk'iby'uyu mugani. Habayeho abakobwa icumi bafashe amatara yabo bajya gusanganira umukwe. Batanu muri bo bari abapfu, abandi batanu ari abanyamutima. Abakobwa b'abapfu bajyana amatara yabo ariko ntibitwaza amavuta yo kongeramo. Abanyamutima bo bajyana amatara yabo hamwe n'amacupa y'amavuta ku ruhande. Umukwe atinze bose barahunyiza, barasinzira. “Igicuku kinishye bumva urusaku ngo ‘Dore umukwe araje nimujye kumusanganira!’ Ubwo abakobwa bose barabaduka baboneza amatara yabo. Abakobwa b'abapfu ni ko kubwira abanyamutima bati: ‘Nimuduhe ku mavuta yanyu kuko amatara yacu agiye kuzima!’ Abanyamutima bati: ‘Oya, ntabwo yadukwira twese, ahubwo nimujye mu bacuruzi mwigurire ayanyu.’ “Igihe bagiye kuyagura, umukwe araza. Abakobwa biteguye binjirana na we mu bukwe, maze urugi ruhita rukingwa. “Hanyuma ba bakobwa bandi baza kuza, barahamagara bati: ‘Mutware mutware, nimudukingurire!’ Arabasubiza ati: ‘Ni ukuri simbazi!’ ” Yezu yungamo ati: “Nuko rero murabe maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe. “Iby'icyo gihe wabigereranya n'umuntu witeguraga urugendo, maze ahamagara abagaragu be ababitsa imari ye. Umwe amuha ibiro na mirongo itanu by'izahabu, undi ibiro mirongo itandatu, naho uwa gatatu amuha ibiro mirongo itatu akurikije ubushobozi bwa buri wese, maze arigendera. Nuko uwahawe ibiro ijana na mirongo itanu ahita ajya gucuruza iyo zahabu, yunguka ibindi biro ijana na mirongo itanu. N'uwahawe ibiro mirongo itandatu na we abigenza atyo, yungukamo ibindi biro mirongo itandatu. Naho uwahawe ibiro mirongo itatu aragenda acukura umwobo, awuhishamo iyo mari ya shebuja. “Hahise igihe kirekire shebuja w'abo bagaragu aragaruka, maze bamumurikira ibyo yababikije. Nuko uwahawe ibiro ijana na mirongo itanu by'izahabu asanga shebuja, amumurikira ibindi biro ijana na mirongo itanu maze aramubwira ati: ‘Mwambikije ibiro ijana na mirongo itanu, none ngibi hamwe n'ibindi biro ijana na mirongo itanu nungutsemo.’ Shebuja ni ko kumubwira ati: ‘Nuko nuko mugaragu mwiza w'indahemuka, ubwo wabaye indahemuka muri bike nzakwegurira byinshi, ngwino twishimane.’ “Uwahawe ibiro mirongo itandatu na we asanga shebuja aramubwira ati: ‘Mwambikije ibiro mirongo itandatu, none ngibi hamwe n'ibindi biro mirongo itandatu nungutsemo.’ Na we shebuja aramubwira ati: ‘Nuko nuko mugaragu mwiza w'indahemuka, ubwo wabaye indahemuka muri bike nzakwegurira byinshi, ngwino twishimane.’ “Hanyuma haza uwahawe ibiro mirongo itatu abwira shebuja ati: ‘Nari nzi ko uri umuntu utoroshye, usarura aho utabibye ukanura ibyo utanitse, nuko ngira ubwoba maze imari yawe nyicukurira umwobo ndayihisha, none dore ibyawe!’ “Shebuja aramusubiza ati: ‘Wa mugaragu mubi we! Wa munebwe we! Harya ngo wari uzi ko nsarura aho ntabibye, nkanura ibyo ntanitse! Kuki utabikije imari yanjye mu isanduku yo kuzigama? Aho ngarukiye mba nyibikuje hamwe n'inyungu zayo. Nimumwake izo zahabu muzihe uwahawe ibiro ijana na mirongo itanu, kuko ufite wese azongererwa, naho udafite na busa azakwa n'utwo yaririragaho. Uwo mugaragu mubi nimumujugunye hanze mu mwijima, ni ho bazarira kandi bagahekenya amenyo.’ “Igihe Umwana w'umuntu azaza afite ikuzo ashagawe n'abamarayika bose, azicara ku ntebe ya cyami afite ikuzo rimukwiriye. Abatuye amahanga yose yo ku isi bazakoranyirizwa imbere ye, maze abavangure nk'uko umushumba avangura intama akazitandukanya n'ihene. Azashyira intama iburyo bwe, naho ihene zijye ibumoso. Noneho Umwami azabwira abari iburyo bwe ati: ‘Nimuze abo Data yahaye umugisha, mugabirwe ubwami yabateguriye kuva isi ikiremwa. Igihe nari nshonje mwaramfunguriye, ngize inyota mumpa icyo kunywa, nje ndi umushyitsi murancumbikira igihe nari mbuze icyo nambara muranyambika, ndwaye murandwaza, ndi imfungwa muza kunsura.’ “Nuko izo ntungane zizamusubiza ziti: ‘Nyagasani, ni ryari twakubonye ushonje tukagufungurira, cyangwa ufite inyota tukaguha icyo kunywa? Ni ryari twakubonye uri umushyitsi tukagucumbikira, cyangwa ubuze icyo wambara tukakwambika? Ni ryari twakubonye urwaye cyangwa uri imfungwa maze tukaza kugusura?’ Nuko Umwami azabasubiza ati: ‘Ndababwira nkomeje ko ibyo mwakoreye umwe muri aba bavandimwe banjye boroheje, burya ari jye mwabikoreye.’ “Hanyuma Umwami azabwira ab'ibumoso bwe ati: ‘Nimumve iruhande mwa bivume mwe, mujye mu muriro w'iteka wateguriwe Satani n'abamarayika be! Igihe nari nshonje ntimwamfunguriye, ngize inyota ntimwampa icyo kunywa, nje ndi umushyitsi ntimwancumbikira igihe nari mbuze icyo nambara ntimwanyambika, ndwaye ndi n'imfungwa ntimwansura.’ “Icyo gihe na bo bazamusubiza bati: ‘Nyagasani, ni ryari twakubonye ushonje, ufite inyota, uri umushyitsi, ubuze icyo wambara, urwaye cyangwa uri imfungwa maze ntitugufashe?’ “Umwami azabasubiza ati: ‘Ndababwira nkomeje ko ibyo mutakoreye umwe muri aba boroheje, burya nanjye mutabinkoreye.’ Ubwo rero bazahita bajya mu gihano cy'iteka, naho za ntungane zijye mu bugingo buhoraho.” Nuko Yezu arangije kuvuga ibyo byose abwira abigishwa be ati: “Nk'uko mubizi, hasigaye iminsi ibiri ngo habe umunsi mukuru wa Pasika, ni bwo Umwana w'umuntu azatangwa abambwe ku musaraba.” Abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango y'Abayahudi bakoranira mu ngoro y'Umutambyi mukuru witwaga Kayifa, bajya inama yo gufata Yezu ku mayeri kugira ngo bamwicishe. Baravuga bati: “Ntituzamufate mu minsi mikuru kugira ngo rubanda badatera imidugararo.” Igihe Yezu yari i Betaniya kwa Simoni umubembe, haje umugore azanye icupa ryuzuye amarashi ahenda cyane, ayasuka ku mutwe wa Yezu ari ku meza. Abigishwa be babibonye bararakara, baravuga bati: “Ariya marashi ayapfushirije iki ubusa? Mbese ntiyari kugurishwa amafaranga menshi agahabwa abakene?” Yezu abimenye arababwira ati: “Uyu mugore muramuhora iki kandi icyo ankoreye ari cyiza? Abakene muhorana na bo, naho jye ntituzahorana. Ansīze aya marashi ku mubiri, antegurira guhambwa. Ndababwira nkomeje ko ku isi yose aho ubu Butumwa bwiza buzamamazwa, ibyo uyu mugore angiriye bizavugwa, abantu babimwibukireho.” Maze umwe mu bigishwa cumi na babiri witwa Yuda Isikariyoti, asanga abakuru bo mu batambyi arababaza ati: “Murampa iki nkabashyikiriza Yezu?” Bamubarira ibikoroto mirongo itatu by'ifeza. Kuva icyo gihe Yuda asigara ashaka igihe gikwiriye cyo kumubashyikiriza. Umunsi wa mbere w'iminsi mikuru y'Imigati idasembuye, abigishwa ba Yezu baramusanga baramubaza bati: “Ni hehe ushaka ko tugutegurira ifunguro rya Pasika?” Yezu ati: “Nimujye mu mujyi kwa kanaka, mumubwire muti: ‘Umwigisha akudutumyeho ngo igihe cye kiregereje, arashaka kuza iwawe akizihiza Pasika hamwe n'abigishwa be.’ ” Abigishwa ba Yezu babigenza uko yabategetse, bategura ifunguro rya Pasika. Bugorobye Yezu yicarana n'abigishwa be cumi na babiri barafungura. Nuko mu gihe bafungura aravuga ati: “Ndababwira nkomeje ko umwe muri mwe agiye kungambanira.” Birabababaza cyane batangira kumubaza umwe umwe bati: “Nyagasani, mbese ni jye?” Yezu arabasubiza ati: “Uwo duhuriza intoki ku mbehe ni we ugiye kungambanira. Koko Umwana w'umuntu agiye kwicwa nk'uko Ibyanditswe bivuga kuri we. Nyamara ugiye kumugambanira azabona ishyano. Icyari kuba cyiza kuri uwo muntu ni iyo aba ataravutse.” Maze Yuda wari ugiye kumugambanira, aramubaza ati: “Mwigisha, mbese ni jye?” Yezu aramubwira ati: “Urabyivugiye.” Igihe bafunguraga, Yezu afata umugati, amaze gushimira Imana arawumanyura, awuhereza abigishwa be ati: “Nimwakire murye, uyu ni umubiri wanjye.” Afata n'igikombe, ashimira Imana, arakibahereza, ati: “Nimunyweho mwese. Aya ni amaraso yanjye ahamya Isezerano [rishya] Imana igiranye n'abayo, amenwe ku bw'abantu benshi kugira ngo bababarirwe ibyaha. Reka mbabwire: sinzongera kunywa kuri bene iyi divayi, kugeza igihe nzasangirira namwe divayi nshya mu bwami bwa Data.” Nuko bamaze kuririmba, barasohoka bajya ku Musozi w'Iminzenze. Maze Yezu arababwira ati: “Ibigiye kumbaho iri joro biri bubace intege mwese, ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: ‘Nzica umushumba, intama zitatane.’ Ariko nimara kuzuka, muzansanga muri Galileya.” Petero aramubwira ati: “Ibigiye kukubaho naho bose byabaca intege, jye ndi bukomere nta kabuza!” Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira nkomeje ko muri iri joro, inkoko ijya kubika umaze kunyihakana gatatu.” Petero ati: “Naho byatuma mpfana nawe sindi bukwihakane na gato!” Abandi bigishwa bose na bo bavuga batyo. Nuko Yezu ajyana n'abigishwa be ahantu hitwa Getsemani. Bahageze arababwira ati: “Nimube mwicaye hano mu gihe ngiye hariya gusenga.” Maze ajyana na Petero na bene Zebedeyi bombi, atangira kugira agahinda n'ishavu. Nuko arababwira ati: “Agahinda mfite karenda kunyica. Nimugume hano mube maso hamwe nanjye.” Nuko yigira imbere gato yikubita hasi yubamye, arasenga ati: “Data, niba bishoboka igiza kure yanjye iki gikombe cy'umubabaro. Icyakora ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.” Nyuma asubira aho yasize abigishwa be asanga basinziriye, abaza Petero ati: “Bite se, ntimuruhije muba maso hamwe nanjye byibura isaha imwe? Mube maso kandi musenge kugira ngo mutagwa mu bishuko. Umutima w'umuntu ugira imigambi myiza, ariko umubiri wo ugira intege nke.” Asubirayo arasenga ati: “Data, niba bidashoboka ko iki gikombe gica kure yanjye ntakinyoye, ibyo ushaka bibe.” Ahindukiye asanga na none basinziriye, kuko amaso yabo yari aremerewe n'ibitotsi. Yongera kubasiga ajya gusenga ubwa gatatu, avuga amagambo nk'aya mbere. Nuko asubira aho yasize abigishwa be arababwira ati: “Mbese muracyasinziriye? Muriruhukiye? Yemwe, igihe kiregereje kugira ngo Umwana w'umuntu agabizwe abanyabyaha. Nimuhaguruke tugende, dore ungambanira araje.” Akivuga ibyo, Yuda umwe muri ba bigishwa cumi na babiri aba araje. Yari kumwe n'igitero cy'abantu benshi, bitwaje inkota n'amahiri, boherejwe n'abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango. Uwamugambaniraga yari yabahaye ikimenyetso ati: “Uwo nza kuramutsa musoma, araba ari we mumufate.” Ako kanya Yuda asanga Yezu aramusuhuza ati: “Mwiriwe mwigisha.” Nuko aramusoma. Yezu aramubwira ati: “Ncuti, kora ikikuzanye!” Nuko ba bantu baratambuka, basumira Yezu baramufata. Ni bwo umwe mu bari kumwe na Yezu akuye inkota, ayikubita umugaragu w'Umutambyi mukuru amuca ugutwi. Nuko Yezu aramubwira ati: “Subiza inkota yawe mu rwubati, kuko umuntu wese urwanisha inkota na we azicishwa inkota. Mbese ntuzi ko nshobora gutabaza Data, agahita ampa imitwe y'ingabo y'abamarayika irenze cumi n'ibiri? Ariko se bibaye bityo Ibyanditswe byasohozwa bite, kandi bivuga ko ari uku bigomba kuba?” Ubwo nyine Yezu ni ko kubaza igitero cy'abantu bari baje ati: “Kuki muje kumfata mwitwaje inkota n'amahiri nk'abagiye gufata igisambo? Iminsi yose nicaraga mu rugo rw'Ingoro y'Imana nigisha, ntimwamfashe. Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo ibyanditswe n'abahanuzi bibe.” Maze abigishwa be bose baramutererana barahunga. Abari bafashe Yezu bamujyana kwa Kayifa Umutambyi mukuru, abigishamategeko n'abakuru b'imiryango barahakoranira. Ubwo Petero amukurikirira kure aza kugera mu rugo rw'Umutambyi mukuru, arinjira yicarana n'abakozi baho, ashaka kureba amaherezo. Abakuru bo mu batambyi n'abandi bose bagize urukiko rw'ikirenga, bashakaga ibyo babeshyera Yezu kugira ngo bamwicishe, ariko ntibabibona nubwo hari haje benshi bo kumushinja ibinyoma. Nyuma haza kugoboka abantu babiri bati: “Uyu muntu yaravuze ngo: ‘Mbasha gusenya Ingoro y'Imana, nkongera nkayubaka mu minsi itatu.’ ” Noneho Umutambyi mukuru arahaguruka, aramubaza ati: “Ko nta cyo usubiza ku byo aba bantu bagushinja?” Yezu aricecekera. Umutambyi mukuru ni ko kumubwira ati: “Nkurahije Imana nzima, utubwire niba ari wowe Kristo, Umwana w'Imana.” Yezu aramusubiza ati: “Urabyivugiye. Byongeye kandi reka mbabwire, bidatinze muzabona Umwana w'umuntu yicaye ku ntebe ya cyami iburyo bw'Imana Nyirububasha, munamubone aje ku bicu byo ku ijuru.” Umutambyi mukuru ni ko gushishimura imyambaro ye kugira ngo agaragaze ko bimushegeshe, maze aravuga ati: “Aratuka Imana! Turacyashaka abagabo b'iki se kandi? Dore namwe mumwiyumviye atuka Imana! Murabitekerezaho iki?” Barasubiza bati: “Akwiriye gupfa!” Nuko bamucira mu maso bamutera n'amakofi, abandi bamukubita inshyi bati: “Kristo, hanura. Ni nde ugukubise?” Icyo gihe Petero yari yicaye hanze mu rugo. Umwe mu baja aramwegera aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yezu wo muri Galileya!” Petero ahakanira imbere ya bose ati: “Sinzi icyo ushaka kuvuga!” Ahavuye agana ku irembo undi muja aramubona, abwira abari aho ati: “Uyu yari kumwe na Yezu w'i Nazareti!” Petero yongera guhakana ndetse ararahira ati: “Uwo muntu simuzi!” Hashize akanya, abari aho basanga Petero baramubwira bati: “Ni ukuri nawe uri uwo muri bo, yewe n'imvugo yawe irakuranga!” Nuko Petero atangira kwivuma no gucurikiranya indahiro ati: “Uwo muntu simuzi!” Ako kanya inkoko irabika. Petero ni ko kwibuka ijambo Yezu yari yavuze ati: “Inkoko irajya kubika umaze kunyihakana gatatu.” Asohoka ashavuye, ararira cyane. Igitondo gitangaje, abakuru bose bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango bajya inama yo kwicisha Yezu. Bamaze kumuboha baramujyana, bamushyikiriza Umutegetsi Pilato. Nuko Yuda wamugambaniye abonye ko Yezu yaciriwe urwo gupfa yicuza ibyo yakoze, asubiza abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango bya bikoroto mirongo itatu by'ifeza, aravuga ati: “Nakoze ishyano kuko nagambaniye amaraso y'umuntu w'umwere.” Baramubwira bati: “Ibyo ni ibyawe twe ntibitureba.” Ajugunya bya bikoroto mu rugo rw'Ingoro y'Imana, avayo ajya kwimanika. Abakuru bo mu batambyi bafata ibyo bikoroto baravugana bati: “Ntibikwiriye ko dushyira aya mafaranga hamwe n'amaturo yandi, kuko yaguzwe amaraso y'umuntu.” Bamaze kujya inama, bayagura umurima wari uw'umubumbyi, kugira ngo ube irimbi ryo guhambamo abatari Abayahudi. Bituma witwa “Umurima w'Amaraso” kugeza na n'ubu. Kwari ukugira ngo bibe nk'uko byavuzwe n'umuhanuzi Yeremiya ngo: “Bakiriye ibikoroto mirongo itatu by'ifeza, ari cyo giciro Abisiraheli bari biyemeje kumugura. Babigura umurima w'umubumbyi nk'uko Nyagasani yari yarantegetse.” Yezu ageze imbere y'umutegetsi, uwo mutegetsi aramubaza ati: “Ni wowe mwami w'Abayahudi?” Yezu ati: “Urabyivugiye.” Abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango baramurega, ariko ntiyagira icyo asubiza. Nuko Pilato aramubaza ati: “Ntiwumva ibyo byose bagushinja?” Yezu ntiyagira icyo amusubiza kuri ibyo birego byose. Umutegetsi abibonye aratangara cyane. Ku munsi mukuru wa Pasika, umutegetsi w'Umunyaroma yari amenyereye kurekurira rubanda imfungwa imwe bashakaga. Icyo gihe bari bafite imfungwa y'ikirangirire yitwaga Baraba. Nuko Pilato abaza abantu bakoraniye aho ati: “Uwo mushaka ko mbarekurira ni nde, Baraba cyangwa Yezu witwa Kristo?” Pilato yari azi ko bamugabije Yezu babitewe n'ishyari. Igihe Pilato yari yicaye kugira ngo ace urubanza, umugore we amutumaho ati: “Uramenye ntugire icyo ukora kuri uwo muntu, ni umwere. Naraye ndose byinshi kuri we byambabaje.” Ariko abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango bemeza rubanda gusaba Umutegetsi ngo abarekurire Baraba, yicishe Yezu. Nuko arababaza ati: “Muri aba bombi uwo mushaka ko mbarekurira ni nde?” Baramusubiza bati: “Ni Baraba.” Pilato arababaza ati: “None se Yezu witwa Kristo mugire nte?” Bose bati: “Nabambwe ku musaraba!” Pilato ati: “Kuki? Ikibi yakoze ni ikihe?” Barushaho gusakuza bati: “Nabambwe!” Pilato abonye ko arushywa n'ubusa ahubwo ko bigiye gucika, atumiza amazi maze akarabira imbere ya rubanda, aravuga ati: “Amaraso y'uyu muntu ntazambarweho. Birabe ibyanyu!” Bose barasubiza bati: “Amaraso ye araduhame ahame n'abana bacu!” Pilato ni ko kubarekurira Baraba. Ategeka ko Yezu abambwa ku musaraba bamaze kumukubita ibiboko. Nuko abasirikari bajyana Yezu mu gikari cy'ingoro y'umutegetsi, maze abasirikari bose baramukikiza. Bamucuza imyambaro bamwambika umwitero utukura. Bazingazinga ikamba ry'amahwa barimutamiriza ku mutwe, bamufatisha ikibingo mu kuboko kw'iburyo. Nuko bakajya bamupfukamira bamushinyagurira bati: “Urakarama Mwami w'Abayahudi!” Bakamuvundereza amacandwe, bagafata na cya kibingo bakakimukubita mu mutwe. Nuko bamaze kumushinyagurira batyo bamwambura wa mwitero utukura, bamusubiza imyambaro ye. Nuko bamujyana kumubamba ku musaraba. Bagisohoka mu mujyi bahura n'umuntu ukomoka i Sirene witwaga Simoni, baramufata kugira ngo atware umusaraba wa Yezu. Bageze ahitwa Gologota ari ko kuvuga “ahitiriwe igihanga”, bamuha divayi ivanze n'indurwe ngo anywe, asomyeho yanga kuyinywa. Nuko bamubamba ku musaraba, bigabanya imyambaro ye bakoresheje ubufindo. Birangiye bicara aho baramurinda. Hejuru y'umutwe we, bahamanika itangazo ry'icyo yaregwaga, ngo “Uyu ni Yezu Umwami w'Abayahudi.” Yari abambanywe n'abambuzi babiri, umwe iburyo undi ibumoso. Abahisi baramutukaga bakazunguza umutwe bati: “Wowe wasenya Ingoro y'Imana ukayubaka mu minsi itatu, ngaho ikize! Niba uri Umwana w'Imana ivane ku musaraba turebe!” Abakuru bo mu batambyi hamwe n'abigishamategeko n'abakuru b'imiryango, na bo bamushinyaguriraga bamuseka bati: “Yakijije abandi none ananiwe kwikiza! Umva ko ari Umwami w'Abisiraheli, ngaho namanuke ku musaraba ni bwo tumwemera! Yiringiye Imana avuga ngo ‘Ndi Umwana wayo’, none reka turebe ko imurokora umva ko imukunda!” Ndetse na ba bambuzi bari babambanywe na we ni ko bamutukaga. Uhereye saa sita, mu gihugu cyose hacura umwijima kugeza saa cyenda. Ahagana mu masaa cyenda Yezu avuga aranguruye ati: “Eli, Eli, lama sabakitani?” Ni ukuvuga ngo: “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?” Bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise baravuga bati: “Aratabaza Eliya.” Umwe muri bo ahita yiruka, afata icyangwe acyinika muri divayi isharira, agihambira ku kibingo akimushyira ku munwa kugira ngo akinyunyuze. Abandi baravuga bati: “Mureke turebe ko Eliya aza kumutabara!” Yezu yongera kurangurura ijwi, aherako avamo umwuka. Nuko mu Ngoro y'Imana umwenda wakingirizaga Icyumba kizira inenge cyane utabukamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi. Isi iratingita, ibitare biriyasa. Imva zirakinguka, intore z'Imana nyinshi zapfuye zirazuka. Yezu amaze kuzuka, ziva mu mva zigera i Yeruzalemu umujyi Imana yitoranyirije, zibonekera abantu benshi. Umukapiteni n'abasirikari be barindaga Yezu bumvise umutingito w'isi, kandi babonye ibindi byabaye, baratinya cyane baravuga bati: “Ni ukuri uyu muntu yari umwana w'Imana!” Hari n'abagore benshi babireberaga kure, ni bo bakurikiye Yezu kuva muri Galileya bamufasha imirimo. Barimo Mariya w'i Magadala na Mariya nyina wa Yakobo na Yozefu, na nyina wa bene Zebedeyi. Bugiye kwira haza umugabo w'umukire witwaga Yozefu, ukomoka mu mujyi wa Arimateya, yari umwigishwa wa Yezu. Ajya kwa Pilato amusaba umurambo wa Yezu. Pilato ategeka ko bawumuha. Nuko Yozefu ajyana uwo murambo, awuhambira mu mwenda wera utanduye. Aherako awushyingura mu mva ye nshya yari yarakorogoshoye mu rutare, nyuma ahirikiraho ibuye rinini, arikingisha umuryango maze arataha. Mariya w'i Magadala na Mariya wundi basigara bicaye ahateganye n'imva. Umunsi w'imyiteguro y'isabato urangiye, bukeye bwaho abakuru bo mu batambyi n'Abafarizayi bateranira kwa Pilato, baramubwira bati: “Nyakubahwa, twibutse ko wa mubeshyi akiriho yavuze ati: ‘Nzazuka iminsi itatu ishize.’ Nuko rero, mutegeke ko barinda imva kugeza ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kwiba umurambo bakabeshya rubanda ngo ‘Yazutse’, maze icyo kinyoma cya nyuma kikaruta icya mbere.” Pilato arababwira ati: “Ngaba abasirikari, mugende muyirinde uko mushoboye.” Nuko baragenda badanangira umuryango w'imva, bashyira ikimenyetso kuri rya buye bahasiga n'abasirikari. Isabato ishize, ku cyumweru ari wo munsi wa mbere, Mariya w'i Magadala na Mariya wundi baza mu museke kureba imva. Ako kanya haba umutingito w'isi ukomeye, umumarayika wa Nyagasani amanuka mu ijuru, araza yigizayo rya buye aryicaraho. Yarabagiranaga nk'umurabyo n'imyambaro ye yeraga de. Abarinzi bamurabutswe bagira ubwoba bwinshi, bahinda umushyitsi bamera nk'abapfuye. Umumarayika abwira abagore ati: “Mwitinya! Nzi ko mushaka Yezu umwe babambye ku musaraba ariko ntari hano, yazutse nk'uko yari yarabivuze. Nimuze murebe aho yari aryamye. Noneho mwihute mubwire abigishwa be muti: ‘Yazutse kandi agiye kubategerereza muri Galileya, ni ho muzamusanga.’ Ngubwo ubutumwa nari mbafitiye.” Bava ku mva bwangu bafite ubwoba buvanze n'ibyishimo byinshi, biruka bajya kumenyesha abigishwa ba Yezu iyo nkuru. Noneho Yezu ahura na bo arababwira ati: “Ndabaramutsa!” Baramwegera bamwikubita imbere, bamufata ibirenge baramuramya. Yezu ni ko kubabwira ati: “Mwitinya! Mugende mubwire abavandimwe banjye bajye muri Galileya, ni ho bazambonera.” Abagore bakiri mu nzira, bamwe mu basirikari barindaga imva bajya mu mujyi, maze batekerereza abakuru bo mu batambyi ibyari byabaye byose. Abo batambyi baterana n'abakuru b'imiryango bajya inama, baha abasirikari amafaranga menshi barababwira bati: “Mujye muvuga ko abigishwa be baje nijoro bakamwiba musinziriye. Umutegetsi naramuka abimenye, tuzamugusha neza dutume mudakurikiranwa.” Abarinzi bamaze gushyikira amafaranga bagenza uko babwirijwe. Nuko iyo nkuru yamamara mu Bayahudi kugeza na n'ubu. Nuko abo bigishwa cumi n'umwe bajya muri Galileya ku musozi Yezu yari yarabarangiye. Bamubonye baramuramya, ariko bamwe barashidikanya. Yezu arabegera arababwira ati: “Nahawe ubushobozi kuri byose mu ijuru no ku isi. Nuko rero nimugende muhindure abo mu mahanga yose babe abigishwa banjye, mubabatize mu izina rya Data n'Umwana we na Mwuka Muziranenge, mubigishe gukurikiza ibyo nabategetse byose, kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi.” Ngiyi intangiriro y'Ubutumwa bwiza bwerekeye Yezu Kristo Umwana w'Imana. Byanditswe mu gitabo cy'umuhanuzi Ezayi ngo: “Dore nohereje intumwa yanjye mbere yawe, kugira ngo igutunganyirize inzira. Nimwumve ijwi ry'urangururira mu butayu ati: ‘Nimutunganye inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura.’ ” Yohani yatungutse mu butayu atangaza ko abantu bagomba kwihana bakabatizwa, kugira ngo bababarirwe ibyaha. Icyo gihe abaturage bo mu ntara yose ya Yudeya n'abo mu murwa wayo wa Yeruzalemu bose basangaga Yohani, akababatiriza mu ruzi rwa Yorodani, bemerera mu ruhame ibyaha byabo. Yohani yambaraga umwambaro uboheshejwe ubwoya bw'ingamiya, akawukenyeza umukandara w'uruhu. Yatungwaga n'isanane n'ubuki bw'ubuhura, akajya atangaza ati: “Nyuma yanjye hagiye kuza undusha ububasha, ntibinkwiriye no kunama ngo mbe napfundura udushumi tw'inkweto ze. Jyewe ndababatirisha amazi, ariko we azababatirisha Mwuka Muziranenge.” Muri iyo minsi Yezu ava i Nazareti yo muri Galileya, maze Yohani amubatiriza muri Yorodani. Yezu akiva mu mazi abona ijuru rirakingutse, na Mwuka w'Imana amumanukiraho asa n'inuma. Nuko humvikana ijwi ry'uvugira mu ijuru ati: “Uri Umwana wanjye nkunda cyane, ni wowe nishimira.” Mwuka w'Imana aherako amujyana mu butayu, ahamara iminsi mirongo ine ageragezwa na Satani. Yahabanaga n'inyamaswa, abamarayika ari bo bamukorera. Yohani amaze gufungwa, Yezu ajya muri Galileya yamamaza Ubutumwa bwiza bw'Imana agira ati: “Igihe kirageze, ubwami bw'Imana buregereje. Nimwihane maze mwemere Ubutumwa bwiza.” Nuko Yezu anyura iruhande rw'ikiyaga cya Galileya, abona Simoni n'umuvandimwe we Andereya barobesha imitego y'amafi mu kiyaga, kuko bari abarobyi. Yezu arababwira ati: “Nimunkurikire nzabagira abarobyi b'abantu.” Bahita basiga aho imitego yabo baramukurikira. Yigiye imbere ho gato abona Yakobo na Yohani bene Zebedeyi. Na bo bari mu bwato batunganya imitego barobeshaga. Ako kanya Yezu arabahamagara. Nuko basiga se Zebedeyi n'abakozi be mu bwato baramukurikira. Nuko bagera i Kafarinawumu. Ku munsi w'isabato Yezu ajya mu rusengero rw'Abayahudi atangira kwigisha. Abaho batangazwa cyane n'imyigishirize ye, kuko atigishaga nk'abigishamategeko, ahubwo we yigishaga nk'ufite ubushobozi. Ako kanya mu rusengero haboneka umuntu wahanzweho n'ingabo ya Satani, avuga aranguruye ati: “Yezu w'i Nazareti, uradushakaho iki? Mbese wazanywe no kuturimbura? Nzi uwo uri we, ni wowe Muziranenge wavuye ku Mana.” Yezu acyaha iyo ngabo ya Satani ati: “Ceceka muvemo!” Nuko itigisa uwo muntu bikabije maze imuvamo ivuza induru. Bose barumirwa bigeza aho babazanya bati: “Ibi ni ibiki? Mbega inyigisho nshya! Arategekana ububasha ingabo za Satani na zo zikamwumvira!” Bidatinze inkuru ye yamamara mu karere kose ka Galileya. Bakiva mu rusengero Yezu ajya kwa Simoni na Andereya, ari kumwe na Yakobo na Yohani. Bagezeyo basanga nyirabukwe wa Simoni aryamye ahinda umuriro. Ako kanya babwira Yezu iby'uburwayi bwe. Yezu aramusanga, amufata ukuboko aramwegura. Nuko umuriro urazima, arabyuka arabazimanira. Nimugoroba izuba rirenze, abantu bamuzanira abarwayi bose n'abahanzweho n'ingabo za Satani. Abaturage b'umujyi bose bari bateraniye ku irembo. Nuko akiza abantu benshi bari barwaye indwara zitari zimwe, amenesha n'ingabo nyinshi za Satani zari mu bantu. Ariko ntiyazikundira kuvuga kuko zari zamumenye. Bukeye bwaho Yezu abyuka kare mu rukerera, ajya ahantu hiherereye arasenga. Simoni na bagenzi be bajya kumushaka. Bamubonye baramubwira bati: “Abantu bose baragushaka.” Arabasubiza ati: “Ahubwo nimuze tujye mu yindi misozi idukikije, na ho namamazeyo Ubutumwa bwiza kuko ari cyo cyanzanye.” Nuko azenguruka Galileya yose avuga Ubutumwa bwiza, abutangariza mu nsengero zaho kandi amenesha ingabo za Satani zari mu bantu. Nuko umuntu urwaye ibibembe asanga Yezu aramupfukamira, aramubwira ati: “Ubishatse wankiza.” Yezu amugirira impuhwe, arambura ukuboko amukoraho agira ati: “Ndabishaka kira.” Ako kanya ibibembe bimushiraho arakira. Yezu ahita amusezerera amwihanangiriza ati: “Uramenye ntugire uwo ubibwira. Icyakora ujye kwiyereka umutambyi maze uture igitambo cyo guhumanurwa nk'uko Musa yabitegetse, bibabere icyemezo cy'uko wakize.” Nyamara uwo muntu akimara kuva aho atangira kubyamamaza, abibwira umuhisi n'umugenzi bigeza aho Yezu yari atakigenda mu mijyi ku mugaragaro, ahubwo akigumira mu gasozi ahantu hadatuwe, akaba ari ho abantu bamusanga baturutse hirya no hino. Hashize iminsi mike Yezu agaruka i Kafarinawumu, abantu bamenya ko ari imuhira. Hateranira abantu benshi buzura mu nzu, ku buryo nta kanya na busa kabonekaga haba no mu muryango. Yezu atangira kubabwira Ijambo ry'Imana. Haza abantu bamuzaniye umuntu umugaye ahetswe na bane muri bo. Basanga badashoboye kumugeza aho Yezu ari kuko hari abantu benshi. Nuko basambura igisenge cy'inzu aharinganiye n'aho Yezu yari ari, maze mu cyuho baciye bamanuriramo ingobyi uwo muntu umugaye yari ahetswemo. Yezu abonye ukwizera kwabo abwira uwo murwayi ati: “Mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.” Bamwe mu bigishamategeko bari bicaye aho barabazanya bati: “Uriya atewe n'iki kuvuga atyo? Aratuka Imana! Ni nde ubasha kubabarira abantu ibyaha uretse Imana yonyine?” Ako kanya Yezu amenya ibyo batekereza, ni ko kubabaza ati: “Ni iki kibateye gutekereza mutyo? Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira uyu muntu umugaye ngo ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa ngo ‘Byuka ufate ingobyi yawe ugende?’ Nyamara ndagira ngo mumenye ko ku isi Umwana w'umuntu afite ubushobozi bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira uwo muntu umugaye ati: “Ndagutegetse, byuka ufate ingobyi yawe witahire.” Ako kanya arabyuka afata ingobyi ye, asohoka abantu bose bamureba ku buryo bose batangaye cyane, basingiza Imana bati: “Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk'ibi!” Yezu asubira ku Kiyaga cya Galileya, maze imbaga y'abantu irahamusanga arabigisha. Nuko ahise abona Levi mwene Alufeyi, yicaye ku biro by'imisoro. Aramubwira ati: “Nkurikira!” Levi aherako arahaguruka aramukurikira. Igihe Yezu n'abigishwa be bari kwa Levi bafungura, abasoresha benshi n'abandi banyabyaha baraza basangira na bo, kuko mu bamukurikiraga, bene nk'abo bari benshi! Abigishamategeko bo mu Bafarizayi babonye Yezu asangira n'abasoresha n'abanyabyaha, babaza abigishwa be bati: “Kuki asangira n'abasoresha n'abanyabyaha?” Yezu abyumvise arababwira ati: “Abazima si bo bakenera umuvuzi, ahubwo abarwayi ni bo bamukenera. Sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo naje guhamagara abanyabyaha.” Igihe kimwe abigishwa ba Yohani Mubatiza n'Abafarizayi bari bigomwe kurya, maze abantu basanga Yezu baramubaza bati: “Kuki abigishwa ba Yohani n'ab'Abafarizayi bigomwa kurya, naho abawe ntibabikore?” Yezu arabasubiza ati: “Mbese mu bukwe abasangwa bashobora kwigomwa kurya, umukwe akiri kumwe na bo? Oya, igihe cyose bakiri kumwe ntibashobora kwigomwa kurya. Nyamara igihe kizagera umukwe avanwe muri bo, ni bwo bazigomwa kurya. “Ntawe utera ikiremo gishya ku mwenda ushaje. Uwabikora, ikiremo gishya cyawukurura ukarushaho gushishimuka. Nta n'usuka inzoga y'umubira mu mpago z'impu zishaje. Uwabikora, impago zaturika zikangirika inzoga igasandara. Ahubwo inzoga y'umubira bayisuka mu mpago zikiri nshya.” Igihe kimwe Yezu anyuze mu mirima y'ingano ku isabato, abigishwa be bagenda baca amahundo. Nuko Abafarizayi babwira Yezu bati: “Dorere, kuki bakora ibidakwiriye gukorwa ku isabato?” Yezu arababaza ati: “Mbese ntimwigeze musoma ibyo Dawidi yakoze, igihe we n'abo bari kumwe bari bashonje cyane? Icyo gihe yinjiye mu Nzu y'Imana arya imigati yatuwe Imana, kandi nta wemererwaga kuyirya uretse abatambyi. Ariko Dawidi yayiriyeho ahaho n'abo bari kumwe. Ibyo byabaye igihe Abiyatari yari Umutambyi mukuru.” Yezu arababwira ati: “Isabato yabereyeho abantu, abantu si bo babereyeho isabato. Nuko rero Umwana w'umuntu ni we ugenga n'isabato.” Yezu asubiye mu rusengero ahasanga umuntu wari unyunyutse ikiganza. Bagenzura Yezu ngo barebe ko amukiza ku isabato, kugira ngo babone icyo bamurega. Yezu abwira uwo muntu wari unyunyutse ikiganza ati: “Haguruka ujye hariya hagati.” Nuko arababaza ati: “Mbese hemewe iki ku munsi w'isabato, kugira neza cyangwa se kugira nabi? Gukiza umuntu cyangwa kumwica?” Baricecekera. Yezu abararanganyamo amaso arakaye, kandi atewe agahinda n'uko imitima yabo inangiye. Nuko abwira uwo muntu ati: “Rambura ikiganza.” Arakirambura maze cyongera kuba kizima. Abafarizayi basohotse, ako kanya bahuza umugambi n'abo mu ishyaka rya Herodi, kugira ngo bashake uko bamwica. Nuko Yezu n'abigishwa be bagenda bagana ku kiyaga, imbaga nyamwinshi y'abantu iramukurikira. Bari baturutse muri Galileya no muri Yudeya, baturutse n'i Yeruzalemu no mu ntara ya Idumeya no hakurya ya Yorodani, no mu karere ka Tiri na Sidoni. Bazanywe n'uko bumvise ibyo Yezu yakoraga. Nuko abwira abigishwa be kumwegereza ubwato ngo ajyemo rubanda rutamuniganaho, kuko yari yakijije abantu benshi bigatuma abari barwaye bose bamwisukaho kugira ngo bamukoreho. Ingabo za Satani na zo iyo zabonaga Yezu, zituraga hasi imbere ye zikarangurura ziti: “Uri Umwana w'Imana.” Na we akazibuza azihanangiriza ngo ze kumwamamaza. Hanyuma Yezu azamuka umusozi, maze ahamagara abo yishakiye baramusanga. Nuko atoranya muri bo cumi na babiri kugira ngo babane na we, ajye abohereza kwamamaza Ubutumwa bwiza, abaha n'ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani. Abo cumi na babiri yatoranyije ni aba: Simoni Petero, na Yakobo na Yohani bene Zebedeyi ari bo yahimbye Bowanerige (ni ukuvuga “abakubita nk'inkuba”), na Andereya na Filipo na Barutolomayo, na Matayo na Tomasi na Yakobo mwene Alufeyi, na Tadeyo na Simoni w'umurwanashyaka w'igihugu, na Yuda Isikariyoti wa wundi wagambaniye Yezu. Hanyuma Yezu agaruka imuhira, imbaga y'abantu yongera guterana, bigeza aho we n'abigishwa be babura uko bafungura. Bene wabo babimenye baza kuhamuvana, kuko bavugaga bati: “Yasaze.” Abigishamategeko bari bavuye i Yeruzalemu baravuga bati: “Yahanzweho na Bēlizebuli”, kandi bati: “Ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani abuhabwa n'uwo mutware wazo.” Yezu arabahamagara maze abaha urugero ati: “Satani ashobora ate kumenesha Satani? Iyo igihugu gisubiranyemo ntigishobora gukomera. Byongeye kandi iyo umuryango usubiranyemo, ntushobora gukomera. Nuko rero niba Satani ubwe yirwanya, aba yiciyemo ibice ntashobore gukomera, ibye bikaba birangiye. “Ntawe ubasha kwigabiza urugo rw'umunyamaboko ngo amusahure ibyo atunze keretse abanje kumuboha, ubwo ni bwo yasahura urugo rwe. “Ndababwira nkomeje ko ibyaha byose abantu bakoze, ndetse n'ibyo batutse Imana byose bazabibabarirwa. Ariko uzatuka Mwuka Muziranenge ntabwo azababarirwa bibaho. Azabarwaho icyaha gihoraho iteka ryose.” Icyateye Yezu kuvuga ibyo ni uko bari bavuze ngo yahanzweho n'ingabo ya Satani. Nyina wa Yezu n'abavandimwe be baraza bahagarara hanze, bamutumaho. Abantu benshi bari bicaye bamukikije baramubwira bati: “Yewe, nyoko n'abavandimwe bawe bari hanze baragushaka.” Yezu arabasubiza ati: “Mama n'abavandimwe banjye ni bande?” Nuko araranganya amaso mu bari bicaye bamukikije, aravuga ati: “Mama n'abavandimwe banjye ni aba: umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka ni we murumuna wanjye, ni we mushiki wanjye, ni na we mama.” Yezu yongera kwigishiriza ku nkombe y'ikiyaga. Imbaga y'abantu iramukikiza bituma ajya mu bwato yicaramo, abantu bose baguma imusozi. Nuko abigisha ibintu byinshi akoresheje imigani ati: “Nimutege amatwi: umuntu yagiye kubiba, igihe abiba imbuto zimwe zigenda zigwa ku nzira, hanyuma inyoni ziraza zirazitoragura. Izindi zigwa ku gasi zihita zimera, kuko ubutaka ari bugufi. Izuba ricanye rirazotsa ziruma, kuko zidafite aho zishorera imizi. Izindi zigwa mu mahwa, amahwa azirengaho ziragwingira ntizera. Izindi zigwa mu butaka bwiza, ziramera zirakura maze zirera. Zimwe zera imbuto mirongo itatu, izindi mirongo itandatu, izindi ijana.” Nuko Yezu aravuga ati: “Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!” Yezu asigaye wenyine, abari kumwe na we barimo ba bandi cumi na babiri, bamusobanuza iby'imigani ye. Nuko arababwira ati: “Mwebwe mwahawe kumenya ibanga ry'ubwami bw'Imana, naho abandi byose babimenyeshwa n'imigani, kugira ngo ‘Kureba barebe ariko be kubona, kumva bumve ariko be gusobanukirwa, kugira ngo batagarukira Imana ikabababarira.’ ” Nuko yongera kubabwira ati: “Ese ko mutumvise uwo mugani, iyindi yose muzayimenya mute? Imbuto umubibyi abiba ni Ijambo ry'Imana. Imbuto zaguye ku nzira zigereranywa n'abantu bumva iryo Jambo, maze ako kanya Satani akaza agakuraho Ijambo ryabibwe muri bo. Izabibwe ku gasi ni nk'abantu bumva Ijambo ry'Imana, ako kanya bakaryakirana ubwuzu, nyamara ntibatume rishorera imizi muri bo, bityo bakarimarana igihe gito. Iyo habaye ingorane cyangwa gutotezwa bahōrwa Ijambo ry'Imana, bahita bacika intege. Abandi ni nk'izabibwe mu mahwa. Ni abumva Ijambo ry'Imana, nyamara guhagarikwa umutima n'iby'isi no gushukwa n'ubukungu, no gutwarwa n'irari ry'ibindi bintu byose bikarenga kuri iryo Jambo, rikaba nk'imbuto zarumbye. Naho abagereranywa n'izabibwe mu butaka bwiza, ni abumva Ijambo ry'Imana bakaryakira bakera imbuto, bamwe mirongo itatu, abandi mirongo itandatu, abandi ijana.” Yezu arababaza ati: “Mbese hari uwacana itara akaryubikaho akabindi, cyangwa akaritereka munsi y'igitanda, ahubwo ntiyaritereka ahirengeye? Nta gihishwe kitazahishurwa, nta n'ibanga ritazashyirwa ahagaragara. Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!” Arongera arababwira ati: “Murajye mwitondera ibyo mwumva. Akebo mugeramo ni ko namwe muzagererwamo, ndetse muzarushirizwaho. Ufite azongererwa, naho udafite na busa azakwa n'utwo yaririragaho.” Yezu arongera aravuga ati: “Iby'ubwami bw'Imana wabigereranya n'umuntu utera imbuto mu murima. Yasinzira cyangwa yaba maso ijoro n'amanywa, izo mbuto ziramera zigakura atazi uko bigenda. Ubutaka ubwabwo ni bwo bwera imyaka: habanza ingemwe zigakura zikaba imigengararo, hanyuma na yo ikaba amahundo arimo impeke zeze. Nuko imyaka yamara kwera, nyir'umurima agahita ategeka ko bazana imihoro ngo bayisarure, kuko ari igihe.” Yezu yongera kuvuga ati: “Mbese ubwami bw'Imana twabugereranya n'iki, cyangwa twabacira uwuhe mugani wo kubwerekana? Twabugereranya n'akabuto kitwa sinapi, igihe bagatera kaba karutwa n'izindi mbuto zose zo ku isi. Nyamara iyo bamaze kugatera karamera kagakura, kagasumba ibihingwa byose kakagaba amashami manini, inyoni zikaza kugamamo.” Nuko Yezu akomeza kubabwira Ijambo ry'Imana, akoresha imigani myinshi nk'iyo ku rugero bashoboye kumva. Nta cyo yababwiraga adakoresheje imigani, ariko abigishwa be akabasobanurira byose biherereye. Uwo munsi bugorobye, Yezu abwira abigishwa be ati: “Twambuke dufate hakurya.” Basiga rubanda aho bamujyana muri bwa bwato yarimo, n'andi mato aramuherekeza. Nuko haza inkubi y'umuyaga, umuhengeri w'amazi utangira kwiroha mu bwato bwenda gusendera. Yezu we yari aryamye inyuma mu bwato, yiseguye agasego asinziriye. Abigishwa be baramukangura baramubwira bati: “Mwigisha, nta cyo bikubwiye ko tugiye gushira?” Nuko arakanguka maze acyaha umuyaga, abwira n'ikiyaga ati: “Tuza! Gwa neza!” Umuyaga urahosha haba ituze ryinshi. Hanyuma arababaza ati: “Ni iki cyabateye ubwoba bungana butyo? Mbese n'ubu ntimurizera?” Abigishwa be bakuka umutima barabazanya bati: “Uyu ni muntu ki utegeka umuyaga n'ikiyaga bikamwumvira?” Yezu afata hakurya y'ikiyaga mu ntara y'Abanyagerasa. Yezu akigera imusozi, umuntu aza amusanga aturutse mu irimbi. Uwo muntu yari ahanzweho n'ingabo ya Satani. Yiberaga mu irimbi kandi nta muntu n'umwe wari ugishobora kumuboha, haba no kumubohesha iminyururu. Akenshi bamubohaga amaguru bakoresheje ibyuma, n'amaboko bakoresheje iminyururu, noneho iminyururu akayituraguritsa, n'ibyuma akabicagagura. Nta muntu wari ukimushobora. Ijoro n'amanywa yazereraga mu irimbi no ku misozi, avuza induru kandi yikebesha amabuye. Akiri kure abona Yezu, aza yiruka aramupfukamira. Maze avuga cyane aranguruye ijwi ati: “Uranshakaho iki, Yezu Mwana w'Imana Isumbabyose? Girira Imana we kunyica urubozo!” Ibyo byatewe n'uko Yezu yari ategetse ati: “Ngabo ya Satani, va muri uwo muntu!” Yezu abaza uwo muntu ati: “Witwa nde?” Aramusubiza ati: “Nitwa Giteronyamwinshi, kuko turi benshi cyane.” Nuko yinginga Yezu cyane ngo ye kumenesha izo ngabo za Satani mu gihugu. Hafi aho ku musozi hari umugana munini w'ingurube zarishaga. Izo ngabo za Satani zinginga Yezu ziti: “Tureke twigire muri ziriya ngurube tuziberemo!” Arazemerera. Nuko ziva muri uwo muntu zinjira mu ngurube, maze umugana wose ucuncumuka ku gacuri wiroha mu kiyaga. Izo ngurube zose uko zari nk'ibihumbi bibiri zirarohama. Abashumba bazo barahunga, iyo nkuru bayikwiza mu mujyi no mu byaro. Abaturage bahita baza kureba ibibaye ibyo ari byo. Bageze aho Yezu ari, babona wa muntu wari warahanzweho na cya gitero nyamwinshi cy'ingabo za Satani, basanga yicaye yambaye, yagaruye ubwenge bibatera ubwoba. Ababibonye babatekerereza ibyabaye kuri uwo muntu wari warahanzweho, n'ibyabaye kuri za ngurube. Baherako binginga Yezu ngo abavire ku musozi. Yezu agiye mu bwato, uwari warahanzweho aramwinginga ngo bijyanire. Yezu ntiyamwemerera ahubwo aramubwira ati: “Subira imuhira usange bene wanyu, ubatekerereze ibyo Nyagasani yagukoreye byose n'impuhwe yakugiriye.” Nuko uwo muntu aragenda, atangira kwamamaza muri ako karere ka Dekapoli ibyo Yezu yamukoreye byose, abantu bose baratangara. Hanyuma Yezu ajya mu bwato asubira hakurya. Imbaga nyamwinshi y'abantu yongera guteranira aho ari, ku nkombe y'ikiyaga. Haza umuntu witwaga Yayiro, wari umwe mu batware b'urusengero rw'Abayahudi. Abonye Yezu aramupfukamira, aramwinginga cyane ati: “Umukobwa wanjye arenda gupfa. Ndakwinginze ngwino umurambikeho ibiganza, kugira ngo akire ye gupfa.” Nuko barajyana. Yezu aherekezwa n'abantu benshi bagenda bamubyiganiraho. Muri bo hari umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n'ibiri. Yarababaraga cyane, biturutse no ku baganga benshi yivujeho. Ibintu bimushiraho ntibyagira icyo bimumarira, ahubwo arushaho kumererwa nabi. Yumvise ibyo bavugaga kuri Yezu, araza aca mu kivunge cy'abantu, amuturuka inyuma akora ku mwitero we kuko yibwiraga ati: “Ninkora ku myambaro ye ndakira.” Amaraso ahita akama, maze yumva mu mubiri we akize ya ndwara. Ako kanya Yezu yiyumvamo ko hari imbaraga zimuvuyemo, arahindukira areba abantu, arababaza ati: “Ni nde ukoze ku myambaro yanjye?” Abigishwa be baramusubiza bati: “Dorere! Abantu barakubyiganiraho nawe ukabaza ngo ‘Ni nde unkozeho?’ ” Yezu abararanganyamo amaso, kugira ngo arebe uwabikoze uwo ari we. Wa mugore ashya ubwoba ahinda umushyitsi, kuko yari azi ibimaze kumubaho. Araza amwikubita imbere, amubwiza ukuri kose. Yezu ni ko kumubwira ati: “Mwana wanjye, ukwizera kwawe kuragukijije. Genda amahoro kandi ukire icyo cyago!” Akivuga atyo haza intumwa zibwira wa mutware w'urusengero ziti: “Ko umukobwa wawe amaze gupfa, uraruhiriza iki umwigisha?” Ariko Yezu yirengagiza ibyo bavuze, abwira uwo mutware w'urusengero ati: “Witinya, nyizera gusa!” Nuko ntiyagira uwo akundira kujyana na we, uretse Petero, na ba bavandimwe Yakobo na Yohani. Bageze mu rugo rw'uwo mutware w'urusengero, Yezu ahasanga urusaku rw'abarira n'abacura imiborogo. Yinjiye mu nzu arababaza ati: “Ni iki gitumye musakuza? Murarizwa n'iki? Umwana ntiyapfuye, ahubwo arasinziriye.” Baramuseka cyane. Yezu ni ko guhēza abantu bose, ajyana n'ababyeyi b'umwana n'abari kumwe na we, bajya aho umwana ari. Amufata ukuboko aramubwira ati: “Talita kumi”, ni ukuvuga ngo “Mukobwa, byuka!” Ako kanya uwo mukobwa arabyuka atangira kugenda, abantu barumirwa. Yari amaze imyaka cumi n'ibiri avutse. Yezu arabihanangiriza ngo be kugira uwo bamenyesha ibibaye, kandi ababwira kugaburira uwo mwana. Yezu ava aho ngaho ajya mu mujyi w'iwabo. Abigishwa be bajyana na we. Isabato igeze ajya kwigishiriza mu rusengero. Abenshi bamwumvise baratangara cyane bati: “Mbese biriya byose abikomora he? Ubu bwenge yahawe ni bwenge ki? Ibi bitangaza byo abikora ate? Mbese si we wa mubaji mwene Mariya, akaba n'umuvandimwe wa Yakobo na Yozefu, na Yuda na Simoni? Ese bashiki be bo ntiduturanye?” Ibyo bituma batamwemera. Nuko Yezu arababwira ati: “Nta handi umuhanuzi asuzugurwa uretse mu karere k'iwabo no muri bene wabo, n'iwe mu rugo.” Ntiyashobora kugira igitangaza ahakorera, uretse abarwayi bamwe yakijije abarambitseho ibiganza. Atangazwa n'uko batamwemeye. Yezu azenguruka ako karere kose yigisha, ava ku murenge ajya ku wundi. Nuko ahamagara ba bigishwa be cumi na babiri, atangira kubatuma babiri babiri, abaha ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani. Arabihanangiriza ati: “Ntimugire icyo mujyana, yaba impamba cyangwa umufuka, cyangwa amafaranga mutwara mu mikandara yanyu, keretse inkoni yonyine. Mwambare inkweto, mwambare n'ikanzu imwe ntimujyane iya kabiri. Urugo muzabonamo icumbi, muzarugumemo kugeza igihe muzahavira. Ahantu hose batazabakira ntibabatege amatwi, muzaveyo muhunguye umukungugu wo mu birenge byanyu, kugira ngo bibabere icyemezo cy'icyaha cyabo.” Nuko baragenda bajya kubwira abantu ko bagomba kwihana. Bamenesha ingabo nyinshi za Satani zari mu bantu, basīga abarwayi benshi amavuta barabakiza. Umwami Herodi yumva ibya Yezu, kandi koko izina rye ryari rimaze kwamamara hose. Bamwe baravugaga bati: “Ni Yohani Mubatiza wazutse! Ni cyo gituma afite ububasha bwo gukora ibitangaza.” Abandi bakavuga bati: “Ni Eliya.” Naho abandi bati: “Ni umuhanuzi kimwe n'abahanuzi ba kera.” Herodi na we abyumvise aravuga ati: “Ni Yohani! Namuciye igihanga none yazutse!” Koko kandi Herodi yari yaratumye abantu gufata Yohani, baramuboha bamushyira muri gereza, impamvu yaturutse kuri Herodiya umugore w'umuvandimwe we Filipo. Uwo mugore Herodi yari yaramutunze. Ni cyo cyatumaga Yohani abwira Herodi ati: “Ntibyemewe ko utunga umugore w'umuvandimwe wawe.” Kubera iyo mpamvu Herodiya arwara Yohani inzika, agashaka uko yamwicisha nyamara ntabishobore. Herodi yatinyaga Yohani akajya amurengera, kuko yari azi ko ari intungane akaba n'umuziranenge. Yakundaga kumwumva nubwo yamubwiraga ibimubangamiye. Nuko Herodi atumira abatware be n'abakuru b'abasirikari n'abanyacyubahiro bo muri Galileya, mu munsi mukuru wo kwibuka ivuka rye. Noneho Herodiya abona ko ari cyo gihe cyo kwihimūra. Umukobwa we araza arabyina, binyura Herodi n'abatumirwa be. Umwami Herodi ni ko kubwira uwo mukobwa ati: “Nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha.” Ndetse aramurahira ati: “Icyo unsaba cyose ndakiguha, naho cyaba ari kimwe cya kabiri cy'igihugu cyanjye.” Nuko uwo mukobwa arasohoka, abaza nyina ati: “Nsabe iki?” Undi ati: “Saba igihanga cya Yohani Mubatiza.” Ako kanya uwo mukobwa ariruka asanga umwami ati: “Ndashaka ko mumpa igihanga cya Yohani Mubatiza, mukakimpa nonaha ku mbehe.” Umwami agira agahinda kenshi, nyamara kubera ko yari yabirahiriye imbere y'abatumirwa be yanga kukimwima. Ako kanya yohereza umusirikari, amutegeka kuzana igihanga cya Yohani. Uwo musirikari ajya muri gereza, aca Yohani igihanga akizana ku mbehe. Agiha uwo mukobwa, na we agishyikiriza nyina. Abigishwa ba Yohani bumvise ibyabaye, baraza bajyana umurambo we bawushyingura mu mva. Nuko Intumwa za Yezu zigaruka aho ari, zimutekerereza ibyo zakoze n'ibyo zigishije byose. Arazibwira ati: “Nimuze tujye kwiherera ahantu hadatuwe muruhuke ho gato”, kuko abantu bari benshi cyane ari urujya n'uruza, bigatuma batabona n'uko bafungura. Nuko bajya mu bwato bajya kwiherera ahantu hadatuwe. Benshi mu bababonye bagenda barabamenya. Nuko bava mu mijyi yaho yose, bariruka banyura iy'ubutaka, babatanga kuhagera. Yezu ageze imusozi abona iyo mbaga y'abantu abagirira impuhwe, kuko bari bameze nk'intama zitagira umushumba. Nuko atangira kubigisha byinshi. Umunsi ukuze abigishwa be baramwegera, baramubwira bati: “Aha hantu ntihatuwe kandi dore burije. Sezerera aba bantu bajye mu mihana no mu nsisiro za bugufi, bihahire ibyo barya.” Yezu arabasubiza ati: “Ahubwo mube ari mwe mubafungurira.” Baramubaza bati: “Mbese uragira ngo dutange ay'igihembo cy'imibyizi magana abiri, tubagurire imigati yo kurya?” Na we arababaza ati: “Mufite imigati ingahe? Nimujye kureba.” Bamaze kubimenya baramubwira bati: “Hari itanu n'amafi abiri.” Nuko abategeka kwicaza abantu mu byatsi bitoshye, biremyemo amatsinda. Bicara mu matsinda, rimwe ijana, irindi mirongo itanu, bityo bityo. Afata iyo migati itanu n'amafi abiri, areba ku ijuru, ashimira Imana. Nuko amanyura iyo migati, ayiha abigishwa be, na bo bayikwiza abantu. N'amafi abiri ayagabanya abantu bose. Nuko bose bararya barahaga. Bateranya utumanyu tw'imigati n'utw'amafi twasigaye, twose twuzura inkangara cumi n'ebyiri. Mu bariye, abagabo bonyine bari ibihumbi bitanu. Bikirangira Yezu ategeka abigishwa be kujya mu bwato, kugira ngo bamubanzirize kugera hakurya i Betsayida, mu gihe agisezerera iyo mbaga y'abantu. Amaze kubasezerera azamuka umusozi ajya gusenga. Bumaze kwira ubwato bwari bugeze mu kiyaga hagati, naho Yezu yasigaye imusozi wenyine. Abonye ko bagashya bibaruhije kuko umuyaga wabaturukaga imbere, bujya gucya Yezu aza abagana agenda ku mazi, asa n'ushaka kubanyuraho. Bamubonye agenda ku mazi bakeka ko ari umuzimu bavuza induru, kuko bose bamubonye bagakuka umutima cyane. Ako kanya Yezu arababwira ati: “Nimuhumure ni jye, mwigira ubwoba!” Abasanga mu bwato umuyaga urahosha, abigishwa be barumirwa. N'igihe yatuburaga imigati ntibari basobanukiwe icyo bivuga, kuko imitima yabo yari ihumye. Bamaze gufata hakurya mu ntara ya Genezareti, bazirika ubwato. Bakibuvamo abantu babona Yezu baramumenya. Bagenda bihuta bakwiza inkuru muri ako karere kose. Abantu bumvise aho Yezu ari, bahita baheka abarwayi babo barabamushyīra. Byongeye kandi aho yahingukaga hose, ari mu byaro, ari mu mijyi, ari no mu misozi bashyiraga abarwayi ahagaragara, bakamwinginga ngo byibura bakore ku ncunda z'umwitero we, abazikozeho bose bagakira. Abafarizayi na bamwe mu bigishamategeko baturutse i Yeruzalemu bakikiza Yezu. Babona bamwe mu bigishwa be barisha intoki zanduye, ni ukuvuga badakarabye. Koko kandi Abafarizayi kimwe n'abandi Bayahudi bose, ntabwo barya batabanje gukaraba intoki babyitondeye, bakurikiza umuco wa ba sekuruza. N'iyo bavuye mu isoko, ntabwo barya batabanje kwitera amazi. Bafite n'indi mihango baziririza basigiwe na ba sekuruza, nk'iyo koza ibikombe n'ibibindi n'inzabya z'umuringa [n'ibitanda] babihumanura. Noneho Abafarizayi n'abigishamategeko babaza Yezu bati: “Kuki abigishwa bawe batubahiriza umuhango wa ba sogokuruza, bakarya badakarabye?” Yezu arabasubiza ati: “Mwa ndyarya mwe, Ezayi yabahanuye uko muri nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo: ‘Aba bantu bampoza ku rurimi, ariko imitima yabo imba kure. Barushywa n'ubusa bansenga, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y'abantu gusa.’ ” Yezu arakomeza ati: “Amategeko y'Imana muyarengaho, mukihambira ku mihango y'abantu. Mwihatira kwirengagiza ibyo Imana yategetse, kugira ngo mukurikize imihango yanyu. Musa yaravuze ati: ‘Ujye wubaha so na nyoko’, kandi ati: ‘Uzatuka se cyangwa nyina azicwe.’ Naho mwebwe muvuga ko umuntu ashobora kubwira se cyangwa nyina ati: ‘Icyo najyaga kugufashisha ni “Korubani” (ni ukuvuga ituro ryagenewe Imana)’. Bityo mukaba mutakimukundiye kugifashisha se cyangwa nyina, mukaba muhinduye ubusa Amategeko y'Imana kubera imihango yababayemo akarande. Hariho kandi n'ibindi byinshi bene nk'ibyo mukora.” Nuko Yezu yongera guhamagara rubanda arababwira ati: “Nimuntege amatwi mwese kandi musobanukirwe ibi: nta cyinjira mu muntu kivuye inyuma cyamuhumanya. Ahubwo ikiva mu muntu ni cyo kimuhumanya. [ Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!]” Yezu amaze gutandukana na rubanda asubira imuhira, abigishwa be bamusobanuza iby'ayo marenga. Arababwira ati: “Mbese namwe muri abaswa bigeze aho? Ese ntimuramenya ko nta cyinjira mu muntu kivuye hanze kimuhumanya? Si mu mutima kiba kigiye ahubwo kiba kigiye mu nda, nyuma kikamuvamo kinyuze epfo.” Bityo Yezu yemezaga ko nta byokurya bihumanya. Arongera aravuga ati: “Ikiva mu muntu ni cyo kimuhumanya, Ibyo bibi byose biva mu muntu imbere ni byo bimuhumanya.” Nuko Yezu arahaguruka ajya mu karere gahereranye n'umujyi wa Tiri, yinjira mu nzu. Ntiyashakaga ko hagira ubimenya, ariko ntiyashobora kwihisha. Umugore wari ufite akana k'agakobwa kahanzweho n'ingabo ya Satani, yumvise ibya Yezu ahita aza amwikubita imbere. Uwo mugore yari umunyamahangakazi w'i Fenisiya ho muri Siriya. Nuko asaba Yezu kumenesha iyo ngabo ya Satani yari mu mukobwa we. Yezu aramusubiza ati: “Reka abana babanze bahage, kuko atari byiza gufata ibyokurya byabo ngo ubijugunyire imbwa.” Umugore aramusubiza ati: “Ni koko Nyagasani, ariko kandi n'imbwa zibunze munsi y'ameza zirya utwo abana bataye hasi.” Yezu aramubwira ati: “Kuko uvuze utyo igendere, ingabo ya Satani ivuye mu mukobwa wawe.” Asubiye imuhira asanga wa mwana aryamye ku buriri, ingabo ya Satani yamuvuyemo. Yezu avuye mu karere k'i Tiri, anyura i Sidoni agera ku Kiyaga cya Galileya, aca hagati y'intara ya Dekapoli. Nuko bamuzanira umuntu w'igipfamatwi cy'ikiragi, baramwinginga ngo amurambikeho ikiganza. Yezu amuvana mu ruhame rw'abantu amushyira ukwe, amukoza intoki mu matwi. Nuko acira amacandwe ayamukoza ku rurimi. Hanyuma yubura amaso areba ku ijuru, asuhuza umutima ababaye. Aramubwira ati: “Efata!” ni ukuvuga ngo “Zibuka!” Ako kanya amatwi ye arazibuka, ururimi rwe ruragobodoka atangira kuvuga neza. Yezu arabihanangiriza ngo ntibagire uwo babibwira. Ariko uko yababuzaga kubivuga, ni ko barushagaho kubyamamaza. Abantu baratangara bikomeye baravugana bati: “Ibintu byose yabikoze neza! Yatumye ibipfamatwi byumva, n'ibiragi bivuga!” Muri iyo minsi abantu benshi bongera guterana ariko nta mpamba bafite. Nuko Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati: “Aba bantu barambabaje, dore uyu munsi ni uwa gatatu turi kumwe kandi ntibagifite icyo bafungura. Nimbasezerera badafunguye inzara irabatsinda ku nzira, kuko bamwe muri bo baturutse kure.” Abigishwa be baramubaza bati: “Twakura he ibyahaza aba bantu, ko aha hantu hadatuwe?” Yezu arababaza ati: “Mufite imigati ingahe?” Bati: “Dufite irindwi.” Nuko ategeka abantu kwicara hasi maze afata iyo migati uko ari irindwi, ashimira Imana, arayimanyura, ayiha abigishwa be ngo bayikwize abantu, barayitanga. Bari bafite n'udufi duke, na two adushimira Imana, ategeka ko badukwiza abantu. Bararya barahaga, bateranya ibisagutse byuzura ibitebo birindwi. Abariye bari ibihumbi bine. Nuko Yezu arabasezerera, aherako ajya mu bwato hamwe n'abigishwa be, bagera mu karere ka Dalimanuta. Abafarizayi baraza batangira kugisha Yezu impaka. Bamusaba ikimenyetso cyo kubemeza ko yatumwe n'Imana, ariko ari umutego bamutega. Maze asuhuza umutima ababaye aravuga ati: “Abantu b'iki gihe bashakira iki ikimenyetso? Ndababwira nkomeje ko nta kimenyetso bazahabwa.” Nuko abasiga aho yurira ubwato asubira hakurya. Abigishwa ba Yezu bari bibagiwe kujyana imigati, bari bafite umwe gusa mu bwato. Yezu arabihanangiriza ati: “Muramenye mujye mwirinda umusemburo w'Abafarizayi n'umusemburo wa Herodi!” Bo rero baravugana bati: “Ubanza ari uko tudafite imigati!” Yezu amenye ibyo bavugana arababaza ati: “Ni iki gituma mujya impaka ngo nta migati mufite? Mbese n'ubu nta cyo muriyumvisha? Ese ntimurasobanukirwa? Mbese imitima yanyu iracyahumye? Ese mugira amaso ntimubone, mukagira amatwi ntimwumve? Mbese ntabwo mwibuka igihe namanyuraga imigati itanu, tukayikwiza ba bagabo ibihumbi bitanu? Ese ibyasagutse mwabiteranyirije mu nkangara zingahe?” Baramusubiza bati: “Zari cumi n'ebyiri.” Arababaza ati: “Naho se igihe namanyuraga n'imigati irindwi tukayikwiza abantu ibihumbi bine, ibyasagutse mwabiteranyirije mu bitebo bingahe?” Baramusubiza bati: “Byari birindwi.” Arababwira ati: “None se ntimurasobanukirwa?” Bageze i Betsayida abantu bazanira Yezu umugabo w'impumyi, baramwinginga ngo amukoreho. Yezu amufata ukuboko amujyana ahitaruye ingo, amusīga amacandwe ku maso, amurambikaho ibiganza, aramubaza ati: “Hari icyo ubona?” Uwo muntu arakanura ati: “Ndabona abantu bagenda, ariko wagira ngo ni ibiti.” Yezu yongera kumurambika ibiganza ku maso. Noneho arambura amaso cyane arahumuka, abona ibintu byose uko biri. Nuko Yezu aramubwira ati: “Itahire ntusubire muri ziriya ngo.” Nyuma Yezu ajyana n'abigishwa be mu mirenge yo hafi y'i Kayizariya ya Filipo. Bakiri mu nzira abaza abigishwa be ati: “Abantu bavuga ko ndi nde?” Baramusubiza bati: “Bamwe bavuga ko uri Yohani Mubatiza, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi.” Nuko Yezu arababaza ati: “Mwebwe se muvuga ko ndi nde?” Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo.” Yezu arabihanangiriza ngo be kugira uwo bahingukiriza ibye. Yezu atangira kwigisha abigishwa be ko ari ngombwa ko Umwana w'umuntu ababazwa cyane, akangwa n'abakuru b'imiryango n'abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko, bakamwica maze iminsi itatu yashira akazuka. Ayo magambo Yezu yayavugaga yeruye. Nuko Petero aramwihererana, atangira kumuhana. Yezu arahindukira areba abigishwa be, maze acyaha Petero ati: “Mva iruhande Satani, kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ari iby'abantu.” Noneho Yezu ahamagara rubanda n'abigishwa be, arababwira ati: “Ushaka kunyoboka wese nareke kwiyitaho, ahubwo atware umusaraba we ankurikire. Ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, naho uhara ubuzima bwe ari jye ahōrwa kandi ahōrwa Ubutumwa bwiza, azaba abukijije. Mbese umuntu byamumarira iki kwigarurira isi yose, ariko akaba yivukije ubugingo bwe? Cyangwa se ubugingo bw'umuntu yabugurana iki? Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera inyigisho zanjye imbere y'abantu b'iki gihe b'abasambanyi n'abagizi ba nabi, Umwana w'umuntu na we azagira isoni zo kumwemera igihe azaba aje afite ikuzo rya Se, ashagawe n'abamarayika baziranenge.” Arongera arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko bamwe mu bari aha, batazapfa batabonye ubwami bw'Imana buje bufite ububasha.” Iminsi itandatu ishize Yezu ajyana Petero na Yakobo na Yohani, bihererana mu mpinga y'umusozi muremure. Nuko ahinduka bamureba, imyambaro ye irererana ku buryo nta mumeshi wo ku isi wayeza atyo. Bagiye kubona babona Eliya na Musa baganira na Yezu. Petero abwira Yezu ati: “Mwigisha, ko ari nta ko bisa kwibera hano! Reka twubake utuzu dutatu tw'ingando, kamwe kabe akawe, akandi aka Musa, naho akandi kabe aka Eliya.” Ubwo kwari ukubura icyo avuga kubera ubwoba bwinshi bagize. Nuko igicu kirabatwikīra, bumva ijwi ry'uvugira muri icyo gicu ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, nimumutege amatwi!” Bigeze aho abigishwa bakebuka hirya no hino, basanga nta n'umwe ukiri kumwe na bo, uretse Yezu wenyine. Bakimanuka umusozi arabihanangiriza ati: “Ntimugire uwo mubwira ibyo mwabonye, kugeza igihe Umwana w'umuntu azaba amaze kuzuka.” Iryo jambo bakomeza kurizirikana, babazanya icyo kuzuka bishaka kuvuga. Nuko babaza Yezu bati: “Kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya agomba kubanza kuza?” Arabasubiza ati: “Ni koko Eliya agomba kubanza kuza, kugira ngo atunganye byose. None ni iki gituma Ibyanditswe bihamya ko Umwana w'umuntu agomba kubabazwa cyane, agasuzugurwa n'abantu? Reka mbabwire: koko Eliya yaraje kandi abantu bamugiriye uko bishakiye nk'uko Ibyanditswe bivuga.” Bageze aho abigishwa bari bahasanga imbaga nyamwinshi ibakikije, n'abigishamategeko bajya impaka na bo. Abantu bamubonye bose birabatangaza cyane, biruka bajya kumuramutsa. Arababaza ati: “Nsanze mujya impaka na bariya ku byerekeye iki?” Umwe mu bari aho aramubwira ati: “Mwigisha, nari nakuzaniye umuhungu wanjye, kuko yahanzweho n'ingabo ya Satani itera uburagi. Aho imufatiye hose imutura hasi, umwana akazana ifuro, agahekenya amenyo akagagara. Nasabye abigishwa bawe kuyimenesha ntibabishobora.” Yezu arababwira ati: “Yemwe bantu b'iki gihe mutizera Imana, nzabana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Ngaho nimumunzanire!” Baramuzana. Umwana akirabukwa Yezu, iyo ngabo ya Satani iramutigisa maze aragwa, yigaragura hasi azana ifuro. Yezu abaza se w'uwo mwana ati: “Ibi abimaranye igihe kingana iki?” Undi ati: “Byamufashe akiri muto. Ni kenshi ingabo ya Satani yamutuye mu muriro no mu mazi, igira ngo imwice. None niba hari icyo wabasha gukora, nyamuneka utugirire impuhwe udutabare!” Yezu ati: “Ugize ngo iki? Uvuze ngo niba hari icyo nabasha gukora…! Erega byose bishobokera uwizera Imana!” Ako kanya se w'umwana avuga cyane ati: “Ndizeye! Ngoboka unkize kutizera!” Yezu abonye abantu benshi bahuruye, acyaha iyo ngabo ya Satani arayibwira ati: “Ngabo ya Satani utera kutavuga no kutumva, ndagutegetse va muri uyu mwana kandi ntuzamugarukemo ukundi!” Nuko imaze kuvuza induru no kumutigisa bikabije imuvamo. Umwana asigara ameze nk'uwapfuye, bituma benshi bavuga bati: “Yanogotse.” Ariko Yezu amufata ukuboko aramubyutsa, arahagarara. Yezu ageze imuhira abigishwa be bamubaza biherereye bati: “Kuki twe tutabashije kuyimenesha?” Arabasubiza ati: “Bene iyo ngabo ntimeneshwa n'ikindi kitari ugusenga.” Bava aho ngaho banyura muri Galileya, ariko Yezu ntiyashakaga ko hagira ubimenya, kuko yigishaga abigishwa be agira ati: “Umwana w'umuntu azagabizwa abantu bamwice, maze iminsi itatu nishira azuke.” Abigishwa be ntibasobanukirwa iryo jambo, kandi ntibatinyuka kumusobanuza. Baza i Kafarinawumu. Bageze imuhira Yezu arababaza ati: “Igihe mwari mu nzira mwajyaga impaka zerekeye iki?” Baricecekera kuko mu nzira bahoze biburanya, bibaza umukuru muri bo. Nuko Yezu aricara arembuza ba bandi cumi na babiri, arababwira ati: “Nihagira ushaka kuba uw'imbere muri mwe, abanze yigire uw'inyuma abe n'umugaragu wa bose.” Ni ko kuzana umwana amushyira hagati yabo, aramuhobera arababwira ati: “Umuntu wese wakīra umwe muri aba bana kubera jye ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye si jye aba yakiriye, ahubwo aba yakiriye Uwantumye.” Nuko Yohani abwira Yezu ati: “Mwigisha, twabonye umuntu umenesha ingabo za Satani mu izina ryawe, turamubuza kuko atari uwo muri twe.” Yezu aramusubiza ati: “Ntimukamubuze, kuko nta wakora igitangaza mu izina ryanjye kandi ngo ahite amvuga nabi. Burya utaturwanya aba ari uwacu. Umuntu wese uzaza mu izina ryanjye, akabaha nibura igikombe cy'amazi yo kunywa ayabahereye ko muri abanjye, ndababwira nkomeje ko atazabura kugororerwa. “Nihagira ugusha mu cyaha umwe muri aba bato banyemera, icyaruta kuri we ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi, bakamuroha mu kiyaga. Niba ikiganza cyawe cyakugusha mu cyaha ugice. Icyaruta ni uko wakwinjira ahari ubugingo buhoraho ufite ikiganza kimwe, aho kujya mu nyenga y'umuriro utazima ufite ibiganza byombi. [ Aho hantu, inyo z'abapfu ntizishiraho kandi umuriro ubatwika ntuzima.] Niba ikirenge cyawe cyakugusha mu cyaha ugice. Icyaruta ni uko wakwinjira ahari ubugingo buhoraho ufite ikirenge kimwe, aho kurohwa muri ya nyenga ufite ibirenge byombi. [ Aho hantu, inyo z'abapfu ntizishiraho kandi umuriro ubatwika ntuzima.] Niba ijisho ryawe ryakugusha mu cyaha urinogore. Icyaruta ni uko wakwinjira mu bwami bw'Imana ufite ijisho rimwe, aho kurohwa mu nyenga y'umuriro ufite amaso yombi. Aho hantu, inyo z'abapfu ntizishiraho kandi umuriro ubatwika ntuzima. Koko buri muntu, umunyu azawusābishwamo n'umuriro. Umunyu ni ingirakamaro, ariko se iyo wakayutse mwakongera kuwuryoshya mute? Nuko mugire umunyu muri mwe kandi mubane mu mahoro!” Hanyuma Yezu ava aho ngaho ajya mu ntara ya Yudeya, n'iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani. Imbaga y'abantu yongera gukoranira aho ari, asubira kubigisha nk'uko yabimenyereye. Abafarizayi bazanwa no kumutegera mu byo avuga. Baramubaza bati: “Mbese biremewe ko umugabo yirukana umugore we?” Na we arababaza ati: “Musa yabategetse iki?” Baramusubiza bati: “Musa yahaye umugabo uruhushya rwo kwirukana umugore we, amaze kumuha urwandiko rwemeza ko amusenze.” Yezu arababwira ati: “Icyatumye Musa abandikira iryo tegeko ni uko imitima yanyu inangiye. Ariko mbere na mbere, igihe Imana yaremaga yaremye abantu, umugabo n'umugore. ‘Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umuntu umwe’, ku buryo baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umuntu umwe. Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya abo Imana yafatanyije.” Bageze imuhira abigishwa bongera kumusobanuza ibyo yavuze. Arababwira ati: “Umugabo wese wirukana umugore we maze akazana undi, aba asambanye kandi akaba ahemukiye umugore we wa mbere. N'umugore wahukana n'umugabo we agashaka undi mugabo, aba asambanye.” Abantu bazanira Yezu abana bato ngo abakoreho, maze abigishwa be barabacyaha. Yezu abibonye biramurakaza, arababwira ati: “Nimureke abana bato bansange, mwibabuza kuko ubwami bw'Imana ari ubw'abameze nka bo. Ndababwira nkomeje ko utākira ubwami bw'Imana nk'uko umwana muto abwākira, atazabwinjiramo bibaho.” Nuko ahobera abo bana, abarambikaho ibiganza abaha umugisha. Yezu agihaguruka aho umuntu aza yiruka, amupfukama imbere aramubaza ati: “Mwigisha mwiza, nakora iki kugira ngo mpabwe ubugingo buhoraho?” Yezu aramusubiza ati: “Unyitiye iki mwiza? Nta mwiza n'umwe ubaho uretse Imana yonyine. Uzi Amategeko ngo ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi, ntugahuguze, ujye wubaha so na nyoko.” Undi ati: “Mwigisha, ayo yose narayakurikije kuva mu buto bwanjye.” Nuko Yezu amwitegereje aramukunda. Ni ko kumubwira ati: “Icyakora ushigaje kimwe, genda ugurishe ibyo utunze byose ibivuyemo ubihe abakene, ni bwo uzaba ufite ubutunzi mu ijuru, maze uze unkurikire.” Uwo muntu yumvise iryo jambo arasuherwa, agenda ashavuye kuko yari afite ibintu byinshi. Yezu areba abigishwa be arababwira ati: “Mbega ukuntu biruhije abakungu kwinjira mu bwami bw'Imana!” Abigishwa be bumvise ibyo baratangara. Nuko Yezu yungamo ati: “Bana banjye, mbega ukuntu biruhanyije kwinjira mu bwami bw'Imana! Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w'urushinge, kuruta ko umukungu yakwinjira mu bwami bw'Imana.” Abigishwa be barushaho gutangara, barabazanya bati: “Noneho se ni nde ubasha kurokoka?” Yezu arabitegereza arababwira ati: “Koko ku bantu ni ibidashoboka, ariko ku Mana si ko biri kuko yo byose biyishobokera.” Nuko Petero aramubwira ati: “Twebwe twasize byose turagukurikira.” Yezu ati: “Ndababwira nkomeje ko umuntu wese wasize urugo cyangwa abavandimwe, cyangwa nyina cyangwa se, cyangwa abana cyangwa amasambu kubera jye n'Ubutumwa bwiza, muri iki gihe uwo muntu azahabwa ibiruta ibyo incuro ijana. Azahabwa ingo n'abavandimwe na ba nyina n'abana n'amasambu, icyakora azanatotezwa, no mu gihe kizaza azahabwa ubugingo buhoraho. Ikindi kandi hari benshi mu b'imbere bazaba ab'inyuma, na benshi mu b'inyuma babe ab'imbere.” Ubwo bari mu nzira bagana i Yeruzalemu, Yezu ajya imbere y'abigishwa be. Bari bahagaritse umutima cyane, abandi babakurikiye na bo bari bafite ubwoba. Yezu yongera kwihererana n'abigishwa be cumi na babiri, atangira kubabwira ibigiye kumubaho ati: “Dore tugiye i Yeruzalemu, Umwana w'umuntu azashyikirizwa abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko, bamucire urubanza rwo gupfa. Bazamugabiza abanyamahanga bamushinyagurire, bamuvundereze amacandwe, bamukubite ibiboko bamwice, maze iminsi itatu nishira azuke.” Hanyuma Yakobo na Yohani bene Zebedeyi baramwegera, baramubwira bati: “Mwigisha, turashaka ko wadukorera icyo tugusaba.” Arababaza ati: “Murashaka ko mbakorera iki?” Baramusubiza bati: “Uduhe kuzicarana nawe ku ntebe za cyami, umwe iburyo undi ibumoso, igihe uzaba wimye ingoma ufite ikuzo.” Yezu arababwira ati: “Ntabwo muzi icyo musaba. Mbese mwashobora kunywera ku gikombe cy'umubabaro ngomba kunywa? Ese mwashobora kubatizwa mu mubabaro kimwe nanjye?” Baramusubiza bati: “Twabishobora.” Nuko Yezu arababwira ati: “Ni koko igikombe cyanjye muzakinyweraho, n'ukuntu nzabatizwa ni ko muzabatizwa, naho gutanga ibyicaro iburyo cyangwa ibumoso bwanjye, si jye ubigaba ahubwo bifite ababigenewe.” Bagenzi babo uko ari icumi babyumvise, batangira kurakarira Yakobo na Yohani. Yezu arabarembuza arababwira ati: “Muzi ko abahawe gutegeka amahanga bayatwaza igitugu, kandi n'abakomeye bo muri yo bakayabuza epfo na ruguru. Ariko muri mwe ntibikagende bityo. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe agomba kujya abakorera, kandi ushaka kuba uw'imbere muri mwe agomba kuba umugaragu wa bose. Umwana w'umuntu na we ntiyazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi no kubapfira kugira ngo abe incungu ya benshi.” Hanyuma bagera i Yeriko. Nuko Yezu n'abigishwa be bahavana n'imbaga y'abantu benshi. Basanga umuntu w'impumyi witwaga Barutimeyo mwene Timeyo, yicaye iruhande rw'inzira asabiriza. Yumvise ko Yezu w'i Nazareti aje, arangurura ijwi ati: “Yezu Mwene Dawidi, ngirira impuhwe!” Benshi baramucyaha ngo aceceke! Ariko we arushaho kurangurura ati: “Mwene Dawidi, ngirira impuhwe!” Nuko Yezu arahagarara aravuga ati: “Nimumuhamagare.” Bahamagara iyo mpumyi barayibwira bati: “Haguruka vuba araguhamagaye!” Ijugunya umwitero wayo, irabaduka isanga Yezu. Yezu abaza uwo muntu ati: “Urashaka ko ngukorera iki?” Aramusubiza ati: “Mwigisha, mpumūra!” Yezu ati: “Igendere, ukwizera kwawe kuragukijije.” Uwo mwanya arahumuka maze akurikira Yezu. Begereye i Betifage n'i Betaniya, ku Musozi w'Iminzenze uteganye na Yeruzalemu, Yezu atuma babiri mu bigishwa be ati: “Mujye muri ziriya ngo, nimuhagera murahita mubona icyana cy'indogobe kiziritse kitigeze giheka umuntu, mukiziture mukinzanire. Nihagira ubabaza ati: ‘Murakora ibiki?’, mumubwire muti: ‘Ni Databuja ugikeneye kandi arakigarura vuba.’ ” Baragenda koko basanga icyana cy'indogobe kiziritse ku irembo, hafi y'inzira nyabagendwa barakizitura. Bamwe mu bari bahari barababaza bati: “Murakora ibiki? Iyo ndogobe murayiziturira iki?” Abigishwa babasubiza uko Yezu yari yababwiye. Nuko barabihorera. Icyana cy'indogobe bakizanira Yezu, bagisasaho imyitero yabo maze Yezu acyicaraho. Abantu benshi barambura imyitero yabo mu nzira, abandi baharambika amashami y'ibiti baciye mu mirima. Abari imbere ye n'abari inyuma barangurura amajwi bati: “Hozana! Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani! Hasingizwe ingoma y'umubyeyi wacu Dawidi igiye kuza! Mu ijuru nibasingize Imana bati: ‘Hozana!’ ” Nuko Yezu ageze i Yeruzalemu, yinjira mu rugo rw'Ingoro y'Imana. Amaze kuzenguruka no kureba ibintu byose kandi abonye ko bugorobye, arasohoka ajyana na ba bandi cumi na babiri bajya i Betaniya. Bukeye bwaho bavuye i Betaniya, Yezu arasonza. Akiri kure arabukwa igiti cy'umutini gitoshye. Aracyegera ngo arebe ko hari imbuto yakibonaho, asanga ari amababi masa kuko kitari igihe cyacyo cyo kwera. Arakibwira ati: “Ntihakagire umuntu urya imbuto zawe ukundi!” Abigishwa be bumva abivuga. Baragenda bagera i Yeruzalemu. Yezu yinjira mu rugo rw'Ingoro y'Imana, atangira kwirukanamo abacuruzaga n'abaguraga ahasanze. Ahirika ameza y'abavunjaga amafaranga n'intebe z'abacuruzaga inuma, kandi abuza abikoreraga ibintu kunyura mu rugo rw'Ingoro. Nuko arabigisha ati: “Mbese Ibyanditswe ntibivuga ngo: ‘Inzu yanjye izitwa Inzu isengerwamo n'amahanga yose’? Ariko mwe mwayigize indiri y'abajura.” Abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko babyumvise bashaka uburyo bwo kumwica, kuko bamutinyiraga ko rubanda batangazwaga n'inyigisho ze. Bumaze kwira Yezu n'abigishwa be bava mu murwa. Kare mu gitondo banyura hafi ya cya giti cy'umutini, basanga cyaraye cyumye cyose guhera mu mizi. Petero yibuka ibyabaye, ni ko kubwira Yezu ati: “Mwigisha, dore wa mutini wavumaga warumye!” Nuko Yezu arababwira ati: “Mujye mwizera Imana! Ndababwira nkomeje ko uwizera Imana ashobora kubwira uriya musozi ati: ‘Shyiguka aho wirohe mu nyanja!’ Niyizera adashidikanya ko ibyo avuze biba bizaba. Ni cyo gituma mbabwira nti ‘Icyo musabye cyose musenga, mujye mwizera ko mugihawe kandi muzakibona.’ N'igihe muhagaze musenga, mujye mubabarira uwo mwaba mufite icyo mupfa, kugira ngo namwe So uri mu ijuru abababarire ibyo mumucumuraho. [ Naho nimutababarira abandi, So uri mu ijuru na we ntazabababarira ibyo mumucumuraho.]” Nyuma y'ibyo basubira i Yeruzalemu. Ubwo Yezu yagendagendaga mu rugo rw'Ingoro y'Imana, abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko n'abakuru b'imiryango barahamusanga. Nuko baramubaza bati: “Uvana he ubushobozi bwo gukora ibyo ukora? Ni nde wabuguhaye?” Yezu arabasubiza ati: “Nanjye reka mbibarize ikibazo kimwe, nimunsubiza nanjye ndababwira aho nkura ubushobozi bwo kubikora. Mbese Yohani yatumwe n'Imana kubatiza, cyangwa yatumwe n'abantu? Nimunsubize.” Bajya inama bati: “Nituvuga ko yatumwe n'Imana, aratubaza ati: ‘Kuki mutamwemeye?’ Na none kandi nituvuga ko yatumwe n'abantu, turaba twikozeho.” Batinyaga rubanda kuko rwemeraga ko Yohani yari umuhanuzi. Nuko basubiza Yezu bati: “Ntitubizi.” Yezu ni ko kubabwira ati: “Nanjye rero simbabwiye aho nkura ubushobozi bwo gukora ibyo nkora.” Hanyuma Yezu atangira kubigisha abaciriye imigani, agira ati: “Habayeho umugabo wateye ibiti by'imizabibu mu murima we, awuzengurutsa uruzitiro, ashyiramo urwengero yubakamo n'umunara w'abararirizi, maze uwo murima awātira abahinzi. Birangiye ajya mu rugendo. Igihe kigeze atuma umugaragu kuri ba bahinzi, kugira ngo bamuhe icyatamurima ku mbuto z'imizabibu. Baramusumira baramuhondagura, bamwohereza amāra masa. Nyir'imizabibu yongera kubatumaho undi mugaragu, na we bamurema uruguma mu mutwe, bamukorera ibya mfura mbi. Nuko yohereza undi na we baramwica. Nyuma yohereza abandi benshi, bamwe barabakubita abandi barabica. “Umuntu yari asigaranye ni umwe gusa, ni umwana we yakundaga cyane. Incuro ya nyuma aba ari we abatumaho yibwira ati: ‘Umwana wanjye ntibazamwubahuka.’ Abahinzi ngo babone uwo mwana baravugana bati: ‘Dore uwarazwe ibintu araje! Nimuze tumwice maze byose bizabe ibyacu.’ Baramusumira baramwica, bamujugunya inyuma y'uruzitiro. “Mbese mubona nyir'imizabibu azakora iki? Azaza atsembe abo bahinzi, imizabibu ayishyiremo abandi. Mbese ntimwasomye Ibyanditswe? Biravuga ngo: ‘Ibuye abubatsi banze, ni ryo ryabaye insanganyarukuta. Ibyo ni Nyagasani wabikoze, none bitubereye igitangaza!’ ” Ba bakuru bumvise neza ko uwo mugani ari bo werekezagaho, bashaka uko bafata Yezu ariko batinya rubanda. Nuko bamusiga aho barigendera. Hanyuma bamutumaho bamwe mu Bafarizayi n'abo mu ishyaka rya Herodi, kugira ngo bamufatire mu byo avuga. Bakihagera baramubwira bati: “Mwigisha, tuzi ko uri umunyakuri kandi ko nta cyo utinya, kuko ufata abantu bose kimwe, ukigisha inzira y'Imana mu kuri. Mbese ni ngombwa ko dutanga umusoro w'umwami w'i Roma, cyangwa si ngombwa? Tuwutange, cyangwa twe kuwutanga?” Ariko kuko Yezu yari azi uburyarya bwabo, arababaza ati: “Kuki muntega iyo mitego? Nimunzanire igiceri ndebe.” Bakimuzaniye arababaza ati: “Iyi shusho n'iri zina biriho ni ibya nde?” Baramusubiza bati: “Ni iby'umwami w'i Roma.” Yezu ni ko kubabwira ati: “Iby'umwami w'i Roma mubihe umwami w'i Roma, n'iby'Imana mubihe Imana.” Avuze atyo baramutangarira cyane. Abasaduseyi (abo ni bo bavuga ko kuzuka bitabaho) basanga Yezu baramubwira bati: “Mwigisha, Musa yatwandikiye iri tegeko ngo, umuntu napfa asize umugore batabyaranye, umugabo wabo ajye amucyura acikure nyakwigendera. Habayeho rero abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore maze apfa batabyaranye. Uwa kabiri acyura uwo mupfakazi, na we apfa batabyaranye. N'uwa gatatu bigenda bityo. Bose uko ari barindwi bapfa ntawe umubyayeho umwana. Amaherezo, umugore na we arapfa. Mbese igihe abantu bazazuka, uwo mugore azaba muka nde ko bose uko ari barindwi bazaba baramutunze?” Yezu arabasubiza ati: “Mwarayobye, kuko mutamenye Ibyanditswe ntimumenye n'ububasha bw'Imana. Erega igihe abapfuye bazazuka ntawe uzagira umugore, nta n'uzagira umugabo. Ahubwo bazamera nk'abamarayika bo mu ijuru. Ku byerekeye izuka ry'abapfuye, mbese ntimwasomye mu gitabo cya Musa igihe yari ku gihuru cyaka umuriro, ko Imana yamubwiye iti: ‘Ndi Imana ya Aburahamu n'Imana ya Izaki n'Imana ya Yakobo’? Erega Imana si iy'abapfuye, ahubwo ni iy'abazima! Mwarayobye cyane.” Umwe mu bigishamategeko aramwegera yumva bajya izo mpaka. Abonye ko Yezu abashubije neza aramubaza ati: “Itegeko riruta ayandi yose ni irihe?” Yezu aramusubiza ati: “Irya mbere ni iri: ‘Isiraheli we, tega amatwi! Nyagasani, Nyagasani wenyine ni we Mana yacu. Ukunde Nyagasani Imana yawe n'umutima wawe wose n'ubuzima bwawe bwose, n'ubwenge bwawe bwose n'imbaraga zawe zose.’ Irya kabiri ni iri: ‘Ujye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda.’ Nta rindi tegeko riruta ayo yombi.” Uwo mwigishamategeko aramubwira ati: “Ni koko Mwigisha, uvuze ukuri. Imana ni imwe rukumbi, nta yindi mana ibaho. Koko kandi umuntu akwiriye kuyikundisha umutima we wose n'ubwenge bwe bwose n'imbaraga ze zose, no gukunda mugenzi we nk'uko yikunda. Ibyo biruta ibitambo byose, ari ibisanzwe, ari n'ibikongorwa n'umuriro.” Yezu abonye amushubije neza aramubwira ati: “Ntabwo uri kure y'ubwami bw'Imana.” Nuko ntihagira undi uhangara kugira ikindi amubaza. Igihe Yezu yigishirizaga mu rugo rw'Ingoro y'Imana, abaza abantu ati: “Ni iki gituma abigishamategeko bavuga ko Kristo ari umwana wa Dawidi? Dawidi ubwe abihishuriwe na Mwuka Muziranenge, yaravuze ati: ‘Nyagasani yabwiye Umwami wanjye ati: “Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye, nanjye nzashyira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe.” ’ None se ubwo Dawidi ubwe yita Kristo umwami we, Kristo yaba ate kandi umwana we?” Abumvaga Yezu bari benshi kandi bamwumvanaga umunezero. Mu nyigisho ze Yezu yaravuze ati: “Murajye mwirinda abigishamategeko bakunda gutembera bambaye amakanzu meza, no kubona baramukirizwa aho abantu bateraniye. Bakunda kandi guhabwa intebe z'icyubahiro mu nsengero n'ibyicaro by'imbere aho batumiwe. Barya ingo z'abapfakazi, nyamara bakiha kuvuga amasengesho y'urudaca. Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi.” Yezu yari yicaye mu rugo rw'Ingoro y'Imana ahateganye n'ububiko bashyiragamo amaturo, yitegereza uko rubanda batura. Abona abakire benshi bashyiramo menshi. Nuko haza umupfakazi w'umukene, ashyiramo uduceri tubiri gusa. Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko uriya mupfakazi w'umukene arushije abandi bose gutura. Bariya bose batanze ku bibasagutse, naho we yatanze ibyari bimutunze byose.” Yezu asohotse mu rugo rw'Ingoro y'Imana, umwe mu bigishwa be aramubwira ati: “Mwigisha, irebere nawe! Mbega inzu yubakishijwe amabuye meza! Mbega imyubakire y'agatangaza!” Yezu aramusubiza ati: “Ntureba iyi nyubako y'agatangaza? Nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa!” Nuko Yezu yicara ku Musozi w'Iminzenze ahateganye n'Ingoro y'Imana, ari kumwe na Petero na Yakobo na Yohani na Andereya biherereye. Baramubaza bati: “Tubwire igihe ibyo bizabera, n'ikimenyetso kizerekana ko igihe cyabyo byose kigeze.” Yezu afata ijambo ati: “Muramenye ntihazagire ubayobya, kuko hazaduka benshi biyita izina ryanjye bavuga bati: ‘Ni jye Kristo’, kandi bazayobya benshi. Nimwumva urusaku rw'intambara ziri hafi n'amakuru y'intambara za kure, ntibizabakure umutima. Ibyo bizagomba kuba ariko si byo herezo. Igihugu kizarwana n'ikindi, kandi umwami atere undi mwami. Hazaba imitingito y'isi hirya no hino, hatere n'inzara. Ibyo bizaba bimeze nk'imigendo ibanziriza ibise by'umugore. “Namwe ubwanyu, muramenye! Bazabajyana mu nkiko no mu nsengero zabo babakubite. Muzanahagarikwa imbere y'abami n'abandi bategetsi babampōra, bityo muzaba abagabo bo guhamya ibyanjye. Icyakora ni ngombwa ko Ubutumwa bwiza bubanza kwamamazwa mu bihugu byose. Byongeye kandi igihe bazabarega mu nkiko, ntimuzahagarike umutima mbere y'igihe mwibaza ibyo muzireguza, kuko igihe nikigera muzahabwa icyo mukwiriye kuvuga. Si mwe muzaba mwivugira, ahubwo ni Mwuka Muziranenge uzavuga. Umuntu azicisha umuvandimwe we, umubyeyi na we azicisha umwana we, n'abana bazagomera ababyeyi babo babicishe. Muzangwa n'abantu bose babampōra, ariko uzihangana akageza ku munsi w'imperuka azarokoka. “Nimubona cya ‘Giterashozi kirimbuzi’ gihagaze aho kitagomba kuba – usoma ibi abyumve neza – icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi. Uzaba ari hejuru y'inzu, aramenye ntazamanuke ngo yinjire mu nzu agire icyo avanamo. N'uzaba ari mu murima ntazasubire imuhira gushaka umwitero we. Hagowe abazaba batwite cyangwa bonsa muri iyo minsi! Musabe Imana ibyo bye kuzaba mu mezi y'imbeho, kuko muri iyo minsi hazaba amakuba akabije atigeze abaho kuva isi yaremwa kugeza ubu, kandi atazongera kubaho ukundi. Iyo Nyagasani atagabanya iyo minsi, nta wari kuzarokoka. Ariko kubera abo yitoranyirije, iyo minsi yarayigabanyije. Icyo gihe rero, nihagira ubabwira ati: ‘Dore nguyu Kristo’, cyangwa ati: ‘Nguriya’, ntimuzabyemere. Hazaduka abiyita Kristo n'abiyita abahanuzi. Bazerekana ibimenyetso bakore n'ibitangaza, ku buryo bayobya abo Imana yitoranyirije bibaye ibishoboka. Mwebwe rero murabe maso, ibyo byose mbaye mbibabwiye bitaraba. “Ariko muri iyo minsi, nyuma y'iyo mibabaro, izuba rizijima n'ukwezi kwe kumurika, inyenyeri zihanantuke ku ijuru, n'ibinyabubasha byo mu ijuru bihungabane. Ubwo ni bwo abantu bazabona Umwana w'umuntu aje mu bicu, afite ububasha bwinshi n'ikuzo. Ni bwo azatuma abamarayika gukoranya abo yitoranyirije babavane iburasirazuba n'iburengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo, kugera aho isi n'ijuru bigarukira. “Murebere ku giti cy'umutini kibabere urugero: iyo mubonye amashami yacyo atoshye akameraho ibibabi, mumenya ko impeshyi yegereje. Ni na ko rero igihe muzabona ibyo nababwiye bibaye, muzamenya ko Umwana w'umuntu ari hafi, ndetse ko ageze ku irembo. Ndababwira nkomeje ko ab'iki gihe batazashira ibyo byose bitabaye. Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye azahoraho. “Icyakora, umunsi n'isaha bizaberaho ntawe ubizi, habe n'abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w'Imana, bizwi na Data wenyine. Muramenye rero mube maso [musenge,] kuko mutazi igihe ibyo byose bizabera. Byagereranywa n'umuntu wagiye mu rugendo agasigira abagaragu urugo rwe, buri wese amugeneye icyo agomba gukora, agategeka n'umurinzi w'irembo kuba maso. Murabe maso rero kuko mutazi igihe nyir'urugo azahindukirira, haba mu matarama cyangwa mu gicuku, cyangwa mu nkoko cyangwa umuseke utambitse. Muramenye atazabatungura agasanga musinziriye. Ibyo mbabwiye ndabibwira bose: mube maso!” Hari hasigaye iminsi ibiri ngo habe umunsi mukuru wa Pasika y'Abayahudi, n'iminsi mikuru y'imigati idasembuye. Abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko bashakaga uko bafata Yezu bakoresheje amayeri, kugira ngo bamwicishe. Icyakora bakavuga bati: “Ntituzamufate mu minsi mikuru, kugira ngo rubanda badatera imidugararo.” Igihe Yezu yari i Betaniya kwa Simoni umubembe afungura, haje umugore azanye icupa ryuzuye amarashi yitwa naridi, amininnye kandi ahenda cyane. Nuko amena iryo cupa, amarashi ayasuka mu mutwe wa Yezu. Bamwe mu bari aho bararakara baravugana bati: “Ariya marashi ayapfushirije iki ubusa? Mbese ntiyari kugurishwa amafaranga arenga igihembo cy'imibyizi magana atatu, agahabwa abakene?” Nuko batonganya uwo mugore cyane. Ariko Yezu arababwira ati: “Nimumureke! Muramuhora iki kandi icyo ankoreye ari cyiza? Abakene muhorana na bo aho mwashakira mwabagirira neza, naho jye ntituzahorana. Akoze ibyo ashoboye nubwo igihe kitaragera, ansīze amarashi ku mubiri antegurira guhambwa. Ndababwira nkomeje ko ku isi yose aho Ubutumwa bwiza buzamamazwa, ibyo uyu mugore angiriye bizavugwa, abantu babimwibukireho.” Yuda Isikariyoti, umwe mu bigishwa cumi na babiri, ajya kuvugana n'abakuru bo mu batambyi uburyo yabashyikiriza Yezu. Babyumvise baranezerwa, bamusezeranya amafaranga bazamuha. Nuko Yuda atangira kwiga uko yamubashyikiriza n'igihe yabikorera. Umunsi wa mbere w'Iminsi mikuru y'Imigati idasembuye, ari wo baryagaho umwana w'intama wa Pasika, abigishwa ba Yezu baramubaza bati: “Ni hehe ushaka ko tujya kugutegurira ifunguro rya Pasika?” Yezu atuma babiri mu bigishwa be ati: “Nimujye mu mujyi, murahura n'umugabo wikoreye ikibindi cy'amazi mumukurikire. Inzu ari bujyemo mubwire nyirayo muti: ‘Umwigisha akudutumyeho ngo utwereke icyumba wamuteguriye, aho ari busangirire n'abigishwa be ifunguro rya Pasika.’ Na we ari bubereke icyumba kigari mu igorofa yo hejuru kirimo ibyicaro kandi giteguye, abe ari ho mudutunganyiriza ifunguro rya Pasika.” Ba bigishwa baragenda bajya mu mujyi basanga bimeze nk'uko yabibabwiye, maze bategura ifunguro rya Pasika. Bugorobye Yezu azana n'abigishwa be cumi na babiri. Nuko mu gihe bafungura Yezu aravuga ati: “Ndababwira nkomeje ko umwe muri mwe dusangira agiye kungambanira.” Batangira kubabara no kumubaza umwe umwe bati: “Mbese ni jye?” Yezu arabasubiza ati: “Ni umwe muri mwe cumi na babiri, uwo duhuriza intoki ku mbehe. Koko Umwana w'umuntu agiye kwicwa nk'uko Ibyanditswe bivuga kuri we. Nyamara ugiye kumugambanira azabona ishyano, icyari kuba cyiza kuri uwo muntu ni iyo aba ataravutse.” Igihe bafunguraga Yezu afata umugati, amaze gushimira Imana arawumanyura, arawubahereza ati: “Nimwakire, uyu ni umubiri wanjye.” Afata n'igikombe ashimira Imana, arakibahereza banywaho bose. Nuko arababwira ati: “Aya ni amaraso yanjye ahamya Isezerano Imana igiranye n'abayo, amenwe ku bw'abantu benshi. Ndababwira nkomeje ko ntazongera kunywa divayi, kugeza igihe nzanywera divayi nshya mu bwami bw'Imana.” Nuko bamaze kuririmba, barasohoka bajya ku Musozi w'Iminzenze. Yezu arababwira ati: “Ibigiye kumbaho biri bubace intege mwese, ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo ‘Nzica umushumba, intama zitatane.’ Ariko nimara kuzuka muzansanga muri Galileya.” Petero aramubwira ati: “Ibigiye kukubaho naho bose byabaca intege, jye nta cyo biri buntware!” Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira nkomeje ko muri iri joro, inkoko ijya kubika kabiri umaze kunyihakana gatatu.” Ariko Petero we arushaho kwemeza ati: “Naho byatuma mpfana nawe, sindi bukwihakane na gato!” Abandi bose na bo bavuga batyo. Hanyuma bajya ahantu hitwa Getsemani. Bahageze Yezu abwira abigishwa be ati: “Nimube mwicaye hano igihe nsenga.” Ajyana na Petero na Yakobo na Yohani, atangira guhagarika umutima no gushavura cyane. Arababwira ati: “Agahinda mfite karenda kunyica. Nimugume hano mube maso.” Nuko yigira imbere gato yikubita hasi yubamye, arasenga ngo niba bishoboka icyo gihe cy'umubabaro kitamugeraho. Aravuga ati: “Aba”, ni ukuvuga ngo: “Data byose biragushobokera.” Igiza kure yanjye iki gikombe cy'umubabaro. Nyamara ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.” Hanyuma araza asanga abigishwa be basinziriye, abaza Petero ati: “Simoni, urisinziriye? Ese nturuhije uba maso n'isaha imwe? Mube maso kandi musenge, kugira ngo mutagwa mu bishuko. Umutima w'umuntu ugira imigambi myiza, ariko umubiri wo ugira intege nke.” Asubirayo yongera gusenga, avuga amagambo nk'aya mbere. Ahindukiye asanga na none basinziriye, kuko amaso yabo yari aremerewe n'ibitotsi, maze babura icyo bamusubiza. Agarutse ubwa gatatu arababaza ati: “Mbese muracyasinziriye? Muriruhukiye? Yemwe, igihe kirageze, Umwana w'umuntu agabijwe abanyabyaha. Nimuhaguruke tugende dore ungambanira araje.” Uwo mwanya akivuga ibyo, Yuda umwe muri ba bigishwa cumi na babiri aba araje. Yari kumwe n'igitero cy'abantu bitwaje inkota n'amahiri, boherejwe n'abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko n'abakuru b'imiryango. Uwamugambaniraga yari yabahaye ikimenyetso ati: “Uwo nza kuramutsa nkamusoma araba ari we, mumufate mumujyane mumurinze cyane.” Ako kanya Yuda asanga Yezu aramusuhuza ati: “Mwiriwe Mwigisha.” Nuko aramusoma. Nuko ba bantu bahita basumira Yezu, baramufata. Umuntu umwe mu bari aho akura inkota, ayikubita umugaragu w'Umutambyi mukuru amuca ugutwi. Yezu arababaza ati: “Kuki muje kumfata mwitwaje inkota n'amahiri nk'abagiye gufata igisambo? Iminsi yose nari kumwe namwe mu rugo rw'Ingoro y'Imana nigisha, ntimwamfashe. Ariko ibi bibereyeho kugira ngo bibe nk'uko Ibyanditswe bivuga.” Abigishwa be bose baramutererana barahunga. Umusore umwe yari amukurikiye yifubitse umwenda, baramufata arabacika, basigarana umwenda we ahunga yambaye ubusa. Nuko bajyana Yezu ku Mutambyi mukuru, abakuru bose bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango n'abigishamategeko barahakoranira. Ubwo Petero amukurikirira kure, aza kugera mu rugo rw'Umutambyi mukuru, yicara ku ikome hamwe n'abakozi baho, arota. Abakuru bo mu batambyi n'abandi bose bagize urukiko rw'ikirenga, bashakaga icyakwicisha Yezu bakakibura. Icyakora habonetse benshi bamushinja ibinyoma, ariko bavugaga ibinyuranye. Bamwe barahaguruka bamushinja ibinyoma bati: “Twamwumvise avuga ngo ‘Nzasenya iyi Ngoro yubatswe n'abantu, maze mu minsi itatu nubake indi itubatswe n'abantu.’ ” Nyamara no kuri iyo ngingo ibirego byabo ntibyari bihuye. Noneho Umutambyi mukuru arahaguruka ahagarara mu ruhame. Abaza Yezu ati: “Ko nta cyo usubiza ku byo aba bantu bagushinja?” Yezu aricecekera ntiyagira icyo asubiza. Nuko Umutambyi mukuru yongera kumubaza ati: “Harya ni wowe Kristo Umwana wa Nyir'ugusingizwa?” Yezu aramusubiza ati: “Ndi we. Byongeye kandi, muzabona Umwana w'umuntu yicaye ku ntebe ya cyami iburyo bw'Imana Nyirububasha, munamubone aje ku bicu byo ku ijuru.” Umutambyi mukuru ni ko gushishimura imyambaro ye kugira ngo agaragaze ko bimushegeshe, maze aravuga ati: “Turacyashaka abagabo b'iki se kandi? Mwiyumviye uko atuka Imana! Murabitekerezaho iki?” Bose bamucira urwo gupfa. Nuko bamwe batangira kumuvundereza amacandwe, bamupfuka mu maso, bamutera amakofi bamubwira ngo: “Ngaho hanura!” Abakozi baho na bo baramufata bamukubita inshyi. Icyo gihe Petero yari hanze mu rugo. Nuko haza umwe mu baja b'Umutambyi mukuru, abonye Petero yota aramwitegereza, aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yezu w'i Nazareti!” Petero aramuhakanira ati: “Sinumva na busa icyo ushaka kuvuga!” Maze arasohoka ageze ku marembo [inkoko irabika]. Wa muja yongeye kumubona abwira abari aho ati: “Uyu ni umwe muri bo.” Petero yongera guhakana. Hashize akanya abari aho bongera kumubwira bati: “Ni ukuri nawe uri uwo muri bo, koko uri Umunyagalileya!” Nuko Petero atangira kwivuma no gucurikiranya indahiro ati: “Uwo muntu muvuga simuzi!” Ako kanya inkoko ibika ubwa kabiri. Petero ni ko kwibuka ijambo Yezu yari yamubwiye ati: “Inkoko irajya kubika kabiri umaze kunyihakana gatatu.” Nuko araturika ararira. Igitondo gitangaje abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango n'abigishamategeko, mbese abagize urukiko rw'ikirenga bose, bateranira hamwe mu nama. Bamaze kuboha Yezu, baramujyana bamushyikiriza Pilato. Nuko Pilato aramubaza ati: “Ni wowe mwami w'Abayahudi?” Yezu aramusubiza ati: “Urabyivugiye.” Abakuru bo mu batambyi bamurega ibirego byinshi. Pilato yongera kumubaza ati: “Ko nta cyo usubiza? Ese ntiwumva ko ibyo bakurega ari byinshi?” Yezu ntiyongera kugira icyo asubiza, Pilato abibonye aratangara. Ku munsi mukuru wa Pasika, Pilato yari amenyereye kurekurira abantu imfungwa imwe bamusabaga. Icyo gihe muri gereza hari abari barishe abantu mu myivumbagatanyo yo kugomera Abanyaroma, muri abo hari uwitwaga Baraba. Rubanda ni ko kuzamuka basanga Pilato, bamusaba kubagenzereza nk'uko yari asanzwe abigira. Arababaza ati: “Murashaka ko mbarekurira umwami w'Abayahudi?” Pilato yari azi ko abakuru bo mu batambyi bamugabije Yezu babitewe n'ishyari. Ariko abakuru bo mu batambyi boshya rubanda gusaba Pilato ngo abarekurire Baraba. Pilato yongera kubabaza ati: “None se uwo mwita umwami w'Abayahudi mugire nte?” Bamusubiza baranguruye amajwi bati: “Mubambe ku musaraba!” Pilato arababaza ati: “Kuki? Icyaha yakoze ni ikihe?” Barushaho gusakuza bati: “Mubambe!” Pilato ashaka gushimisha rubanda, abarekurira Baraba. Ategeka ko Yezu abambwa ku musaraba bamaze kumukubita ibiboko. Abasirikari bamujyana mu gikari cy'ingoro y'umutegetsi, bahakoranyiriza abandi basirikari bose. Bambika Yezu umwitero w'umutuku wijimye, bazingazinga ikamba ry'amahwa bararimutamiriza. Biha kumuramya bati: “Urakarama Mwami w'Abayahudi!” Bamara umwanya bamukubita ikibingo mu mutwe, bakamuvundereza amacandwe, maze bagapfukama ngo baramuramya. Nuko bamaze kumushinyagurira batyo, bamwambura wa mwitero utukura bamusubiza imyambaro ye. Baramusohokana bajya kumubamba ku musaraba. Bakigenda bahura n'umuntu w'i Sirene witwaga Simoni, se wa Alegisanderi na Rufo ava mu cyaro. Abasirikari bamuhatira gutwara umusaraba wa Yezu. Bajyana Yezu ahitwa i Gologota, bisobanurwa ngo “ahitiriwe igihanga.” Bamuha divayi ivanzemo umuti wo koroshya uburibwe, ariko arayanga. Nuko bamubamba ku musaraba, bigabanya imyambaro ye bakoresheje ubufindo, kugira ngo buri wese amenye iyo ari bujyane. Igihe bamubambaga ku musaraba hari isaa tatu. Itangazo ry'icyo yaregwaga ryari ryanditswe ngo “Umwami w'Abayahudi.” Yari abambanywe n'abambuzi babiri, umwe iburyo undi ibumoso. [ Nuko biba nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo “Yabazwe mu bagome.”] Abahisi baramutukaga, bakazunguza umutwe bati: “Ngaho da! Wowe wasenya Ingoro y'Imana ukayubaka mu minsi itatu, ikize wivane ku musaraba turebe!” Abakuru bo mu batambyi bafatanyaga n'abigishamategeko kumushinyagurira, bakamuseka bati: “Yakijije abandi none ananiwe kwikiza! Umva ko ari Kristo umwami w'Abisiraheli, ngaho namanuke ku musaraba tubibone, tumwemere!” Ndetse n'abari babambanywe na we ni ko bamutukaga. Isaa sita mu gihugu cyose hacura umwijima, kugeza isaa cyenda. Nuko isaa cyenda zigeze Yezu avuga aranguruye ati: “Eloyi, Eloyi, lama sabakitani?” Bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?” Bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise baravuga bati: “Umva re! Aratabaza Eliya.” Nuko umuntu umwe ariruka afata icyangwe, acyinika muri divayi isharira agihambira ku kibingo, akimushyira ku munwa ngo anyunyuze ati: “Mureke turebe ko Eliya aza kumumanura ku musaraba.” Yezu arangurura ijwi, aherako avamo umwuka. Nuko mu Ngoro y'Imana umwenda wakingirizaga Icyumba kizira inenge cyane utabukamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi. Umukapiteni w'abasirikari wari umuhagaze imbere, abonye ukuntu apfuye aravuga ati: “Ni ukuri, uyu muntu yari umwana w'Imana!” Hari n'abagore babireberaga kure. Barimo Mariya w'i Magadala na Salome na Mariya nyina wa Yakobo muto, na Yozefu. Abo bagore bakurikiraga Yezu akiri muri Galileya, bamufasha imirimo. Hari n'abandi bagore benshi bamuherekeje ajya i Yeruzalemu. Bugiye kwira ku munsi w'imyiteguro, isabato igiye gutangira, haza Yozefu ukomoka mu mujyi wa Arimateya, wari umujyanama w'ikirangirire mu rukiko rw'ikirenga rw'Abayahudi. Yari umwe mu bari bategereje ubwami bw'Imana, maze aratinyuka ajya kwa Pilato amusaba umurambo wa Yezu. Pilato atangazwa no kumva ko Yezu amaze gupfa. Atumira umukapiteni w'abasirikari, amubaza ko yamaze gupfa koko. Umukapiteni arabimwemeza, Pilato ni ko kwemerera Yozefu kujyana umurambo wa Yezu. Nuko Yozefu amaze kugura umwenda wera, avana umurambo wa Yezu ku musaraba awuhambira muri uwo mwenda. Aherako awushyingura mu mva yari yarakorogoshowe mu rutare, hanyuma ahirikiraho ibuye arikingisha umuryango. Mariya w'i Magadala na Mariya nyina wa Yozefu, bitegerezaga aho umurambo ushyinguwe. Isabato ishize, Mariya w'i Magadala na Salome na Mariya nyina wa Yakobo, bagura amavuta ahumura neza kugira ngo bajye gusīga umurambo wa Yezu. Ku cyumweru ari wo munsi wa mbere, bagera ku mva izuba rirashe. Baza babazanya bati “Ni nde uri budukurire rya buye ku muryango w'imva?” Bitegereje basanga rya buye ryahirikiwe hirya, nubwo ryari rinini cyane. Binjiye mu mva babona umusore wicaye mu ruhande rw'iburyo, yambaye ikanzu yererana, maze bagwa mu kantu. Arababwira ati: “Mwitinya! Murashaka Yezu w'i Nazareti umwe babambye ku musaraba, ariko yazutse ntari hano. Dore n'aho bari bamushyize ngaha! Ahubwo nimugende mumenyeshe Petero n'abandi bigishwa, ko azabategerereza muri Galileya. Ni ho muzamusanga nk'uko yabibabwiye.” Nuko basohoka mu mva bahunga, bagenda bahinda umushyitsi bayobewe ibyo ari byo. Ntibagira uwo babibwira kubera ubwoba. [ Muri icyo gitondo cy'umunsi wa mbere Yezu amaze kuzuka, abanza kwiyereka Mariya w'i Magadala, uwo yari yarameneshejemo ingabo ndwi za Satani. Mariya ajya kubimenyesha abari barabanye na Yezu, asanga bababaye cyane barira. Ariko nubwo bumvise avuga ko Yezu ari muzima kandi ko yamwiboneye, ntibabyemera. Hanyuma y'ibyo Yezu abonekera abandi babiri mu bigishwa be bari mu nzira bajya mu cyaro, adasa uko yari asanzwe asa. Bagaruka kubimenyesha abasigaye, na bwo ntibabyemera. Hanyuma abonekera ba bandi cumi n'umwe bafungura. Abagayira kutamwizera kwabo no kugira imitima inangiye, kuko batemeye ibyo babwiwe n'abamubonye amaze kuzuka. Nuko arababwira ati: “Nimujye ku isi hose mwamamaze Ubutumwa bwiza mu bantu bose. Ubwemera akabatizwa azakizwa, ariko utabwemera azacirwaho iteka. Ibimenyetso bizaranga abazaba babwemeye ni ibi: mu izina ryanjye bazamenesha ingabo za Satani, kandi bazavuga indimi zindi nshya. Nibafata inzoka cyangwa nibanywa uburozi, nta cyo bizabatwara. Bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.” Nyagasani Yezu amaze kubabwira ibyo ajyanwa mu ijuru, yicara ku ntebe ya cyami iburyo bw'Imana. Nuko abigishwa be bajya hose bamamaza ibye. Nyagasani yabafashaga muri uwo murimo, atanga ibimenyetso bishyigikira ukuri kw'amagambo yabo.] Nyakubahwa Tewofili, abantu benshi biyemeje gukurikiranya amateka y'ibyabaye hagati muri twe. Ibyo twabigejejweho n'ababyiboneye kuva bigitangira, bahawe umurimo wo gutangaza Ijambo ry'Imana. Nanjye maze kubaririza neza ibyabaye byose kuva ku nkomoko, nsanze nkwiye kubikwandikira byose nta na kimwe nsize. Ibyo mbigiriye kugira ngo usobanukirwe ukuri kw'inyigisho wigishijwe. Ku ngoma ya Herodi umwami wa Yudeya, hariho umutambyi witwaga Zakariya wo mu cyiciro cya Abiya. Umugore we yitwaga Elizabeti, agakomoka kuri Aroni. Bombi bari abantu batunganiye Imana, kandi bagakurikiza amategeko n'amabwiriza yose ya Nyagasani nta makemwa. Icyakora nta mwana bagiraga kubera ko Elizabeti yari ingumba, kandi bombi bari bageze mu zabukuru. Umunsi umwe Zakariya yakoraga imirimo y'ubutambyi imbere y'Imana, kuko icyiciro cy'abatambyi yabarwagamo cyari gitahiwe. Bakurikije uburyo busanzwe bw'abatambyi, ubufindo buramufata bwo kwinjira mu Ngoro ya Nyagasani kugira ngo ahatwikire imibavu. Igihe cyo kuyitwika cyageze rubanda rwose bari hanze basenga. Nuko umumarayika wa Nyagasani abonekera Zakariya, ahagaze iburyo bw'igicaniro boserezagaho imibavu. Zakariya amubonye arikanga, ubwoba buramutaha. Umumarayika ni ko kumubwira ati: “Zakariya, witinya kuko Imana yumvise gusenga kwawe. Umugore wawe Elizabeti muzabyarana umwana w'umuhungu uzamwite Yohani. Bizagutera ubwuzu n'ibyishimo, kandi abantu benshi bazashimishwa n'uko avutse. Koko azaba umuntu ukomeye kuri Nyagasani. Ntazigera anywa divayi n'icyitwa inzoga cyose, kandi azuzura Mwuka Muziranenge kuva akiri mu nda ya nyina. Benshi mu Bisiraheli azabagarura kuri Nyagasani Imana yabo. Azabanziriza Nyagasani, arangwa na Mwuka n'ububasha umuhanuzi Eliya yari afite kugira ngo yunge abana na ba se, no kugira ngo agarure abatumvira bagire ubwenge bukwiye intungane. Bityo azategurira Nyagasani abantu bamutunganiye.” Nuko Zakariya abwira umumarayika ati: “Ibyo nakwemezwa n'iki ko bizaba kandi ndi umusaza, n'umugore wanjye akaba ageze mu za bukuru?” Umumarayika aramusubiza ati: “Ndi Gaburiyeli, mpora imbere y'Imana nyikorera. Ni yo yantumye kuvugana nawe ngo nkugezeho iyo nkuru nziza. Nubwo utemeye ibyo nkubwiye, nyamara bizaba igihe cyabyo kigeze. Ni yo mpamvu ugiye kugobwa ururimi ntushobore kuvuga kugeza igihe ibyo bizabera.” Ubwo rubanda bari bategereje Zakariya, maze batangazwa no kubona atinze atyo mu Ngoro y'Imana. Asohotse ntiyashobora kuvuga, bityo abantu bamenya ko yabonekewe igihe yari mu Ngoro. Nuko akomeza kuba ikiragi, akajya abacira amarenga. Igihe cyo gukora iby'ubutambyi kirangiye Zakariya arataha. Hashize iminsi, umugore we Elizabeti asama inda, amara amezi atanu atajya ahagaragara akajya yibwira ati: “Mbega ibyo Nyagasani angiriye! Koko arangobotse, ankiza icyankozaga isoni mu bantu.” Igihe Elizabeti yari afite inda y'amezi atandatu, Imana ituma umumarayika Gaburiyeli mu mujyi wo muri Galileya witwa Nazareti. Imutuma ku mukobwa wari warasabwe n'uwitwa Yozefu wo mu muryango wa Dawidi, uwo mukobwa akitwa Mariya. Nuko umumarayika amusanga mu nzu aramubwira ati: “Ndakuramutsa mutoni w'Imana! Nyagasani ari kumwe nawe.” Mariya yumvise iryo jambo arikanga, yibaza icyo iyo ndamutso ishaka kuvuga. Umumarayika aramubwira ati: “Mariya, witinya kuko Imana yagutonesheje! Dore ugiye gusama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yezu. Azaba umuntu ukomeye, ndetse azitwa Umwana w'Isumbabyose. Nyagasani Imana azamugabira ingoma ya sekuruza Dawidi, ategeke urubyaro rwa Yakobo kugeza iteka ryose. Koko ubwami bwe ntibuzagira iherezo.” Mariya abwira umumarayika ati: “Ibyo bizashoboka bite ko nta mugabo tubonana?” Umumarayika aramusubiza ati: “Mwuka Muziranenge azakuzaho, n'ububasha bw'Imana Isumbabyose bukubumbatire. Ni cyo gituma umwana uzabyara azaba umuziranenge, yitwe Umwana w'Imana. Dore mwene wanyu Elizabeti na we atwite umwana w'umuhungu kandi ari umukecuru, ubu afite inda y'amezi atandatu kandi bamwitaga ingumba. Erega nta kinanira Imana!” Mariya aravuga ati: “Jyewe ndi umuja wa Nyagasani, bimbere uko ubivuze.” Umumarayika amusiga aho arigendera. Muri iyo minsi Mariya ahaguruka n'ingoga, ajya mu mujyi wo mu karere k'imisozi ya Yudeya, ajya kwa Zakariya asuhuza Elizabeti. Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Mwuka Muziranenge. Ni ko kurangurura ijwi ati: “Wahebuje abagore bose umugisha, n'umwana utwite yarawuhawe. Mbese ndi nde wo kugendererwa na nyina w'Umwami wanjye? Dore mbaye ncyumva indamutso yawe, umwana yisimbiza mu nda kubera ibyishimo! Urahirwa wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba.” Noneho Mariya aravuga ati: “Ndasingiza Nyagasani mbikuye ku mutima, nishimiye Imana Umukiza wanjye. Yitaye ku muja we w'intamenyekana, uhereye ubu abo mu bihe byose bazanyita umunyehirwe. Ushoborabyose yankoreye ibitangaje, koko ni umuziranenge! Agirira impuhwe abamwubaha, uko ibihe biha ibindi. Yarambuye ukuboko akora iby'imbaraga, yatatanyije abirasi. Yahanantuye abakomeye abanyaga ubutegetsi, yakujije aboroheje. Abashonji yabahagije ibyiza, abakungahaye abasezerera amāra masa. Yagobotse umugaragu we Isiraheli, yagiriye impuhwe Aburahamu n'urubyaro rwe iteka ryose, nk'uko yari yarabisezeranyije ba sogokuruza.” Mariya yamaranye na Elizabeti nk'amezi atatu maze arataha. Igihe kigeze Elizabeti abyara umuhungu. Abaturanyi na bene wabo bumvise impuhwe Nyagasani yamugiriye bishimana na we. Ku munsi wa munani baza mu by'imihango yo gukeba umwana. Bashakaga kumwita Zakariya ngo yitiranwe na se, ariko nyina aranga ati: “Oya, ahubwo yitwe Yohani.” Abandi baramubwira bati: “Ko nta muntu wo muri bene wanyu witwa iryo zina?” Ni ko kubaza se w'umwana baciye amarenga, kugira ngo bamenye uko ashaka kumwita. Zakariya yaka akabaho yandikaho ngo, “Izina ry'umwana ni Yohani”, maze bose baratangara. Muri ako kanya abumbura umunwa, ururimi rwe ruragobodoka asingiza Imana. Nuko abaturanyi bose bashya ubwoba, maze iyo nkuru ihita yamamara mu misozi yose ya Yudeya. Ababyumvaga bose bagumyaga kubizirikana bibaza bati: “Rwose nk'uriya mwana azaba muntu ki?” Koko kandi ububasha bwa Nyagasani bwamugaragaragaho. Se Zakariya aherako yuzura Mwuka Muziranenge, maze arahanura ati: “Nihasingizwe Nyagasani Imana ya Isiraheli, yagobotse abantu be arabacungura. Yaduhagurukirije intwari yo kudukiza, yakomotse mu muryango w'umugaragu we Dawidi. Ibyo yabivuze atumye abahanuzi be yitoranyirije kuva kera, yavuze ko azadukiza abanzi bacu, akatugobotora mu maboko y'abatwanga bose. Yavuze ko azagirira impuhwe ba sogokuruza, akazirikana Isezerano ritunganye yagiranye na bo. Imana yarahiye sogokuruza Aburahamu ko izatumara ubwoba, yamurahiye ko izatuvana mu maboko y'abanzi bacu. Bityo tuzayiyoboka tubikuye ku mutima, turi intungane iminsi yose y'ukubaho kwacu. Naho wowe mwana wanjye, uzitwa umuhanuzi w'Isumbabyose, uzabanziriza Nyagasani kugira ngo umutunganyirize inzira. Uzamenyesha abantu be agakiza baheshwa no kubabarirwa ibyaha. Imana yacu igira impuhwe n'imbabazi, izatugezaho urumuri ruvuye mu ijuru ruturasire nk'izuba, ruzamurikira abari mu mwijima bugarijwe n'urupfu, ruzatuyobora mu nzira y'amahoro.” Nuko umwana Yohani agumya gukura no guca akenge. Hanyuma ajya kwibera mu butayu kugeza igihe cyo kwigaragariza Abisiraheli. Muri icyo gihe umwami w'i Roma witwaga Ogusito, ategeka ko haba ibarura ry'abaturage bo mu bihugu byose byategekwaga n'Abanyaroma. Iryo barura rya mbere ryabaye igihe Kwirini yari umutegetsi w'intara ya Siriya. Nuko abantu bose bajya kwiyandikisha, buri wese mu mujyi w'iwabo. Yozefu na we ava mu mujyi wa Nazareti mu ntara ya Galileya agana mu ntara ya Yudeya, ajya mu mujyi wa Betelehemu aho umwami Dawidi yavukiye, kuko yari uwo mu nzu no mu muryango wa Dawidi. Yozefu ajya kwiyandikishayo ari kumwe na Mariya, umugeni yasabye wari utwite. Bakiri i Betelehemu araramukwa, abyara umuhungu we w'impfura amufubika utwenda tw'impinja, amuryamisha mu muvure kuko nta mwanya bari babonye mu icumbi. Muri ako karere hari abashumba barariraga intama zabo ku gasozi. Umumarayika wa Nyagasani arababonekera, ikuzo rirabagirana rya Nyagasani rirabagota, maze bagira ubwoba bwinshi. Uwo mumarayika ni ko kubabwira ati: “Mwitinya, dore mbazaniye inkuru nziza izashimisha cyane abantu bose. Uyu munsi mu mujyi wa Dawidi havukiye Umukiza wanyu, ari we Kristo Nyagasani. Dore ikiza kumubabwira: muri busange uruhinja rufubitse utwenda ruryamye mu muvure.” Ako kanya hatunguka umutwe w'ingabo nyinshi zo mu ijuru, zisanga uwo mumarayika zisingiza Imana ziti: “Mu ijuru Imana nisingizwe, no ku isi abantu yishimira bagire amahoro.” Abamarayika bamaze gusubira mu ijuru, abashumba barabwirana bati: “Nimureke tujye i Betelehemu turebe ibyabaye, ibyo Nyagasani atumenyesheje.” Bagenda bihuta basangayo Mariya na Yozefu, n'uruhinja ruryamye mu muvure. Babonye uwo mwana batekerereza abantu ibyo bamubwiweho. Ababyumvise bose batangazwa cyane n'ibyo abo bashumba bababwiraga. Mariya we abika ibyo byose ku mutima, agahora abizirikana. Nyuma abashumba basubirayo bagenda basingiza Imana, bayihimbaza kubera ibyo bumvise n'ibyo babonye byose, kuko babisanze uko bari babibwiwe. Iminsi umunani ishize, igihe cy'imihango yo gukeba umwana kigeze bamwita Yezu, ari ryo zina umumarayika yari yaravuze nyina atarasama inda. Igihe kiragera ababyeyi be bubahiriza itegeko rya Musa ryerekeye guhumanurwa, bajyana umwana i Yeruzalemu kumumurikira Nyagasani, nk'uko byanditswe mu Mategeko ya Nyagasani ngo “Umuhungu wese w'impfura azegurirwa Nyagasani.” Bari bajyanywe kandi no gutura igitambo cy'ibyana by'inuma bibiri, cyangwa intungura ebyiri nk'uko byanditswe mu Mategeko ya Nyagasani. I Yeruzalemu hari umuntu witwa Simeyoni, akaba umugabo utunganiye Imana kandi akayubaha. Yari ategereje Uzazanira Abisiraheli agakiza. Mwuka Muziranenge yari kumwe na we, kandi yari yaramuhishuriye ko atazapfa atabanje kubona Kristo wa Nyagasani. Nuko Simeyoni ajyanwa na Mwuka mu rugo rw'Ingoro y'Imana. Ababyeyi b'umwana Yezu bari bamujyanyeyo kugira ngo bamukorere imihango itegetswe. Simeyoni aramuterura ashimira Imana ati: “Databuja, washohoje ibyo wansezeranyije, none undeke nigendere amahoro. Niboneye n'amaso yanjye agakiza kawe, ako wageneye amahanga yose. Niboneye urumuri rwo kumurikira amahanga, niboneye n'ikuzo ry'ubwoko bwawe bw'Abisiraheli.” Nuko se na nyina bagumya gutangazwa n'ibyo Simeyoni amuvuzeho. Simeyoni abasabira umugisha kandi abwira Mariya nyina w'uwo mwana ati: “Dore uyu mwana azanywe no kugira ngo benshi mu Bisiraheli bagwe abandi babyuke. Imana izamugira intangamugabo benshi bazarwanya, bityo ibitekerezo bihishwe mu mitima ya benshi bishyirwe ahagaragara. Nawe kandi bizakubera nk'inkota ikwahuranyije umutima.” Hariho n'umuhanuzikazi witwaga Ana, umukobwa wa Fanuweli wo mu muryango wa Ashēri. Yari ageze mu za bukuru kandi yari yaramaranye n'umugabo we imyaka irindwi, maze arapfakara. Amara imyaka mirongo inani n'ine adasiba mu rugo rw'Ingoro akorera Imana ijoro n'amanywa, yigomwa kurya kandi asenga. Nuko uwo mwanya Ana araza, ashimira Imana kandi iby'uwo mwana abitekerereza abari bategereje bose ko Yeruzalemu ivanwa mu buja. Ababyeyi ba Yezu barangije imihango yose yategetswe na Nyagasani, basubira mu mujyi wabo i Nazareti muri Galileya. Umwana arakura arakomera, agwiza ubwenge kandi atona ku Mana. Buri mwaka ababyeyi ba Yezu bajyaga i Yeruzalemu, kugira ngo bizihize umunsi wa Pasika y'Abayahudi. Yezu amaze imyaka cumi n'ibiri, ajyana na bo muri ibyo birori nk'uko bari basanzwe babijyamo. Iminsi mikuru irangiye ababyeyi barataha, ariko umwana Yezu yisigarira i Yeruzalemu bo batabizi. Bagenda urugendo rw'umunsi wose bakeka ko ari mu bantu bagendanaga. Hanyuma batangira kumushakira muri bene wabo no mu bandi bari baziranye. Nuko batamubonye basubira i Yeruzalemu bamushaka. Nyuma y'iminsi itatu bamubona mu rugo rw'Ingoro y'Imana, yicaye hamwe n'abigisha abateze amatwi, ababaza n'ibibazo. Abamwumvaga bose batangazwaga n'ubwenge bwe n'ibyo yabasubizaga. Ababyeyi be bamubonye barumirwa. Nyina aramubaza ati: “Mwana wanjye, watugenje ute? Dore jye na so ntaho tutagushakiye duhagaritse umutima!” Arabasubiza ati: “Ariko se mwanshakiraga iki? Ese ntimwari muzi ko ngomba kuba mu Nzu ya Data?” Nyamara ntibasobanukirwa icyo ababwiye. Hamyuma asubirana na bo i Nazareti, akomeza kubumvira. Nyina akajya azirikana ibyo byose. Uko Yezu yakuraga ni ko yungukaga ubwenge kandi ashimwa n'Imana n'abantu. Mu mwaka wa cumi n'itanu umwami w'i Roma witwa Tiberi ari ku ngoma, Ponsiyo Pilato yategekaga i Yudeya, Herodi akaba umutegetsi ushinzwe Galileya, Filipo umuvandimwe we ashinzwe intara ya Itureya n'iya Tirakoniti, naho Lizaniya we ashinzwe ahitwa Abilene, Ana na Kayifa bakaba ari bo Batambyi bakuru. Icyo gihe ubutumwa bw'Imana bwageze kuri Yohani mwene Zakariya, ari mu butayu. Aherako agenda uturere twose duhereranye n'uruzi rwa Yorodani, atangaza ko abantu bagomba kwihana bakabatizwa, kugira ngo bababarirwe ibyaha. Biba nk'uko byanditswe mu gitabo cy'umuhanuzi Ezayi ngo “Nimwumve ijwi ry'urangururira mu butayu ati: ‘Nimutunganye inzira ya Nyagasani, nimuringanize aho azanyura. Imibande yose izuzuzwa, imisozi yose n'udusozi bizitswa, inzira zigoramye zizagororwa, izasibye zizasiburwa. Bityo umuntu wese azabona agakiza k'Imana.’ ” Imbaga y'abantu yasangaga Yohani kugira ngo ababatize, maze akababwira ati: “Mwa rubyaro rw'impiri mwe, ni nde wabagiriye inama yo guhunga uburakari bw'Imana bwegereje? Nuko rero nk'uko igiti cyera imbuto, abe ari ko namwe mugira imigenzereze yerekana ko mwihannye, kandi ntimukirate muti: ‘Turi bene Aburahamu.’ Erega ndahamya ko no muri aya mabuye Imana ibasha kuremamo bene Aburahamu! Ndetse n'ubu intorezo irabanguye ngo iteme ibiti ibihereye ku mizi, bityo rero igiti cyose kitera imbuto nziza kigiye gutemwa gitwikwe.” Rubanda ni ko kumubaza bati: “None se tubigenze dute?” Arabasubiza ati: “Ufite imyenda ibiri, umwe nawuhe utawufite, n'ufite ibyokurya na we nabisangire na mugenzi we ushonje.” Abasoresha na bo bari baje kubatizwa, baramubaza bati: “Mwigisha, twebwe se tubigenze dute?” Yohani arabasubiza ati: “Ntimugasoreshe ibirenze ibyo mwategetswe.” Abasirikari na bo baramubaza bati: “Naho se twe bite?” Yohani ati: “Ntimukagire uwo mwambura ibye cyangwa ngo mumurege ibinyoma, ahubwo munyurwe n'ibihembo byanyu.” Nuko rubanda bagumya gutegereza ibigiye kuba, bose bibaza niba Yohani yaba ari Kristo. Yohani ni ko kubabwira bose ati: “Jyewe ndababatirisha amazi ariko hagiye kuza undusha ububasha, ntibinkwiriye no gupfundura udushumi tw'inkweto ze. We azababatirisha Mwuka Muziranenge n'umuriro. Dore afashe urutaro ngo agosore, impeke azihunike mu kigega naho umurama awucanishe umuriro utazima.” Bityo Yohani akomeza guhugūza rubanda izindi nyigisho nyinshi, abagezaho Ubutumwa bwiza. Acyaha kandi n'Umutegetsi Herodi ku byerekeye Herodiya, umugore w'umuvandimwe we yari atunze, no ku byerekeye ibindi bibi byinshi yari yarakoze. Nuko ibyo byose Herodi abigerekaho no gushyirisha Yohani muri gereza. Mu gihe rubanda rwose babatizwaga, Yezu na we arabatizwa. Agisenga ijuru rirakinguka, Mwuka Muziranenge amumanukiraho asa n'inuma. Nuko humvikana ijwi ry'uvugira mu ijuru ati: “Uri Umwana wanjye nkunda cyane, ni wowe nishimira.” Igihe Yezu yatangiraga umurimo we, yari amaze nk'imyaka mirongo itatu avutse. Uko abantu bibwiraga yari mwene Yozefu wa Eli, mwene Matati, mwene Levi, mwene Meliki, mwene Yanayi, mwene Yozefu, mwene Matatiya, mwene Amosi, mwene Nahumu, mwene Esili, mwene Nagayi, mwene Māti, mwene Matatiya, mwene Semeyini, mwene Yozeki, mwene Yoda, mwene Yohanani, mwene Resa, mwene Zerubabeli, mwene Salatiyeli, mwene Neri, mwene Meliki, mwene Adi, mwene Kosamu, mwene Elimadamu, mwene Eri, mwene Yezu, mwene Eliyezeri, mwene Yorimu, mwene Matati, mwene Levi, mwene Simeyoni, mwene Yuda, mwene Yozefu, mwene Yonamu, mwene Eliyakimu, mwene Meleya, mwene Mena, mwene Matata, mwene Natani, mwene Dawidi, mwene Yese, mwene Obedi, mwene Bowazi, mwene Salumoni, mwene Nahasoni, mwene Aminadabu, mwene Adimini, mwene Aruni, mwene Hesironi, mwene Perēsi, mwene Yuda, mwene Yakobo, mwene Izaki, mwene Aburahamu, mwene Tera, mwene Nahori, mwene Serugu, mwene Rewu, mwene Pelegi, mwene Eberi, mwene Shela, mwene Kenani, mwene Arupagishadi, mwene Semu, mwene Nowa, mwene Lameki, mwene Metusela, mwene Henoki, mwene Yeredi, mwene Mahalalēli, mwene Kenani, mwene Enoshi, mwene Seti, mwene Adamu, mwene Imana. Yezu ava kuri Yorodani yuzuye Mwuka Muziranenge, maze ajyanwa na Mwuka mu butayu. Ahageragerezwa na Satani iminsi mirongo ine. Iyo minsi yose ayimara atarya, irangiye arasonza. Satani ni ko kumubwira ati: “Niba uri Umwana w'Imana, tegeka iri buye rihinduke umugati.” Yezu aramusubiza ati: “Biranditswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n'ibyokurya gusa.’ ” Nuko Satani amujyana ahirengeye, maze mu kanya kangana urwara amwereka ibihugu byose byo ku isi. Aramubwira ati: “Ndaguha ubushobozi bwose kuri biriya bihugu n'icyubahiro cyabyo byose, kuko ari jye wabihawe nkaba mbigabira uwo nshatse. Nundamya byose biraba ibyawe.” Yezu aramusubiza ati: “Biranditswe ngo ‘Uzaramye Nyagasani Imana yawe, abe ari we wenyine uyoboka.’ ” Satani amujyana i Yeruzalemu amuhagarika ku munara w'Ingoro y'Imana, aramubwira ati: “Niba uri Umwana w'Imana simbuka ugwe hasi, kuko byanditswe ngo ‘Imana izategeka abamarayika bayo bakurinde, bazakuramira mu maboko yabo, kugira ngo udasitara ku ibuye.’ ” Yezu aramusubiza ati: “Byaravuzwe ngo ‘Ntukagerageze Nyagasani Imana yawe.’ ” Satani amaze kugerageza Yezu mu buryo bwose, amusiga aho amutega ikindi gihe. Yezu asubira muri Galileya afite ububasha bwa Mwuka w'Imana, yamamara muri iyo ntara yose. Yigishirizaga mu nsengero zaho abantu bose bakamushima. Nuko Yezu ajya i Nazareti aho yarerewe, maze nk'uko yamenyereye yinjira mu rusengero ku munsi w'isabato, arahaguruka ngo asome Ibyanditswe. Bamuhereza umuzingo w'igitabo cy'umuhanuzi Ezayi, awuzinguye asoma ahantu handitswe ngo “Mwuka wa Nyagasani ari kuri jye, yansīze amavuta arantoranya, yantoranyirije kugeza Ubutumwa bwiza ku bakene. Yantumye gutangariza imfungwa ko zifunguwe, n'impumyi ko zihumutse, n'abakandamijwe ko bavanywe mu buja, no gutangaza umwaka Nyagasani agiriyemo imbabazi.” Nuko Yezu azinga uwo muzingo w'igitabo awusubiza uwushinzwe maze aricara, abari mu rusengero bose bamuhanga amaso. Nuko arababwira ati: “Ibyo byanditswe mumaze kumva, uyu munsi birashohojwe.” Bose bagumya kogeza ibye, batangarira amagambo meza yavugaga. Barabaza bati: “Mbese aho uyu si we mwene Yozefu?” Nyamara arababwira ati: “Ndabazi, ahari aho mugiye kunciraho wa mugani ngo ‘Muganga, ngaho ivūre!’ Murambwira kandi muti ‘Twumvise ibyo wakoreye i Kafarinawumu, ngaho bikorere n'ino iwanyu!’ ” Yungamo ati: “Ndababwira nkomeje ko nta muhanuzi wemerwa iwabo. Ni ukuri no mu gihe cya Eliya hariho abapfakazi benshi mu gihugu cya Isiraheli, igihe imvura yamaraga imyaka itatu n'amezi atandatu itagwa, bigatera inzara ikomeye mu gihugu cyose. Nyamara nta n'umwe muri bo Eliya yoherejweho, ahubwo yoherejwe ku mupfakazi w'i Sarepati ho mu karere ka Sidoni. No mu gihe cy'umuhanuzi Elisha hariho abantu benshi barwaye ibibembe mu gihugu cya Isiraheli, nyamara nta n'umwe muri bo wabikize ahubwo hakize Nāmani w'Umunyasiriya.” Abari mu rusengero bose bumvise ibyo bararakara cyane, bahita bahaguruka bamusohora mu mujyi, bamujyana ku manga y'umusozi wari wubatsweho umujyi wabo bagira ngo bamuhirike. Ariko we abaca mu myanya y'intoki arigendera. Nuko Yezu amanuka i Kafarinawumu umujyi wo muri Galileya, maze atangira kwigisha abantu ku isabato. Batangazwaga cyane n'imyigishirize ye kuko yavuganaga ubushobozi. Mu rusengero harimo umuntu wahanzweho n'ingabo ya Satani, maze avuga cyane aranguruye ati: “Ayi! Yezu w'i Nazareti uradushakaho iki? Mbese wazanywe no kuturimbura? Nzi uwo uri we, ni wowe Muziranenge wavuye ku Mana.” Yezu acyaha iyo ngabo ya Satani ati: “Ceceka muvemo!” Iherako imutura hasi hagati yabo, maze imusohokamo itagize icyo imutwara. Bose barumirwa baravugana bati: “Mbega ijambo! Dore arategekana ubushobozi n'ububasha ingabo za Satani zikamenengana!” Amakuru ye yamamara muri ako karere kose. Nuko Yezu ahaguruka mu rusengero ajya kwa Simoni Petero, asanga nyirabukwe wa Simoni ahinda umuriro bikomeye, maze bamusaba kumukiza. Yezu amwunama hejuru acyaha umuriro maze urazima. Ako kanya arabyuka arabazimanira. Izuba rirenze bazanira Yezu abantu barwaye indwara zitari zimwe, maze abarambikaho ibiganza umwe umwe arabakiza. N'ingabo za Satani zisohoka mu bantu benshi zivuga ziranguruye ziti: “Uri Umwana w'Imana!” Yezu arazicyaha azibuza kuvuga, kuko zari zizi ko ari we Kristo. Bukeye Yezu ava mu mujyi ajya ahantu hiherereye, maze haza imbaga y'abantu bamushaka. Bamubonye bashaka kumwigumanira ngo ye kubasiga. Ni ko kubabwira ati: “Ngomba kugeza Ubutumwa bwiza bw'ubwami bw'Imana no mu yindi mijyi, kuko ari cyo yantumye gukora.” Nuko ajya kubutangariza mu nsengero zo muri Yudeya. Igihe kimwe Yezu yari ahagaze ku kiyaga cya Genezareti, abantu benshi bamwisukaho kugira ngo bumve Ijambo ry'Imana. Abona amato abiri ku nkombe abarobyi bari bavuyemo, boza ibyo barobeshaga. Ajya mu bwato bumwe muri ayo bukaba ubwa Simoni Petero, amusaba kwitarura inkombe gato. Nuko abwicaramo yigisha imbaga y'abantu. Amaze kuvuga abwira Simoni ati: “Igiza ubwato ahari amazi menshi, maze wowe na bagenzi bawe muterere imitego y'amafi mu mazi murobe.” Simoni aramusubiza ati: “Mutware, iri joro ryose twarikesheje turoba nyamara ntitwagira icyo dufata. Ariko ubwo ari wowe ubivuze reka nterere imitego.” Babigenje batyo bafata amafi menshi cyane, ndetse imigozi y'imitego yabo itangira gucika. Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo baze babafashe. Nuko baraza buzuza ayo mato yombi, ku buryo yari agiye kuzīkama. Simoni Petero abibonye atyo apfukamira Yezu, aramubwira ati: “Nyagasani, igirayo kuko jye ndi umunyabyaha.” Icyatumye avuga atyo ni uko we n'abo bari kumwe bari bumiwe, babonye amafi menshi bafashe. Yakobo na Yohani bene Zebedeyi bagenzi ba Simoni, na bo barumirwa. Maze Yezu abwira Simoni ati: “Witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu.” Baherako basubiza amato imusozi, basiga byose baramukurikira. Igihe kimwe Yezu ari mu mujyi runaka, haza umuntu washeshe ibibembe ku mubiri wose. Abonye Yezu amwikubita imbere, aramwinginga ati: “Nyagasani, ubishatse wankiza.” Yezu arambura ukuboko amukoraho agira ati: “Ndabishaka kira.” Ako kanya ibibembe bimushiraho. Yezu aramwihanangiriza ngo ye kugira uwo abibwira. Aramubwira ati: “Icyakora ujye kwiyereka umutambyi, maze uture igitambo cyo guhumanurwa nk'uko Musa yabitegetse, bibabere icyemezo cy'uko wakize.” Nyamara Yezu arushaho kwamamara, imbaga nyamwinshi y'abantu igakoranira aho ari kugira ngo bamwumve kandi abakize indwara zabo. Ariko we akanyuzamo akajya ahantu hitaruye agasenga. Igihe kimwe Yezu yarigishaga, Abafarizayi n'abigishamategeko bari bicaye aho baturutse mu midugudu yose yo muri Galileya, no muri Yudeya n'i Yeruzalemu. Ububasha bwa Nyagasani bwari kuri we kugira ngo akize abantu indwara. Haza abantu bahetse mu ngobyi umuntu umugaye, bashaka uburyo bamwinjiza mu nzu ngo bamushyire imbere ya Yezu, ariko babura aho bamucisha kuko hari abantu benshi. Nuko barurira bajya hejuru y'inzu, baca icyuho mu mategura bamumanuriramo ari mu ngobyi, bamugeza hagati mu bantu imbere ya Yezu. Yezu abonye ukwizera kwabo abwira uwo muntu ati: “Ibyaha byawe urabibabariwe.” Abigishamategeko n'Abafarizayi batangira kubazanya bati: “Ese uyu ni muntu ki utuka Imana? Ni nde ubasha kubabarira abantu ibyaha uretse Imana yonyine?” Yezu amenye ibitekerezo byabo ni ko kubabaza ati: “Ni iki kibateye gutekereza mutyo? Icyoroshye ni ikihe, ari ukuvuga ngo ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa ngo ‘Byuka ugende’? Nyamara ndagira ngo mumenye ko ku isi, Umwana w'umuntu afite ubushobozi bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira uwo muntu umugaye ati: “Ndagutegetse, byuka ufate ingobyi yawe witahire.” Ako kanya abyuka bamureba, afata ingobyi yari ahetswemo asubira imuhira asingiza Imana. Bose barumirwa basingiza Imana bafite ubwoba cyane, bavuga bati: “Uyu munsi twabonye ibintu by'agatangaza!” Ibyo birangiye avayo, abona umusoresha witwa Levi yicaye mu biro by'imisoro. Aramubwira ati: “Nkurikira!” Levi arahaguruka, asiga byose aramukurikira. Nuko atumira Yezu iwe amukorera umunsi mukuru ukomeye, amwakira ku meza hamwe n'imbaga y'abasoresha n'abandi bari kumwe na bo. Abafarizayi n'abigishamategeko babo barijujuta, maze babaza abigishwa be bati: “Kuki musangira n'abasoresha n'abanyabyaha?” Yezu arabasubiza ati: “Abazima si bo bakenera umuvuzi, ahubwo abarwayi ni bo bamukenera. Sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo naje guhamagara abanyabyaha ngo bihane.” Nuko baramubwira bati: “Akenshi abigishwa ba Yohani Mubatiza bigomwa kurya kandi bakavuga amasengesho, ab'Abafarizayi na bo ni uko. Nyamara abawe barirīra bakinywera!” Yezu arabasubiza ati: “Mbese mu bukwe mwashobora kubuza abasangwa kurya, umukwe akiri kumwe na bo? Nyamara igihe kizagera umukwe avanwe muri bo, ni bwo bazigomwa kurya.” Yungamo abaha ikigereranyo ati: “Ntawe ukata ikiremo ku mwenda mushya ngo agitere mu mwenda ushaje. Uwabikora yaba aciye uwo mwenda mushya, kandi rero icyo kiremo gishya nticyagendana na wa wundi ushaje. Nta n'usuka inzoga y'umubira mu mpago z'impu zishaje. Uwabikora, igihe iyo nzoga ibira yaturitsa impago igasandara, impago na zo zikangirika. Ahubwo inzoga y'umubira igomba gusukwa mu mpago zikiri nshya. Ikindi kandi umuntu wese unyoye inzoga ihoze ntiyifuza kunywa iy'umubira, kuko agira ati: ‘Ihoze ni yo nziza.’ ” Ku munsi w'isabato Yezu anyura mu mirima y'ingano, abigishwa be baca amahundo bayavungira mu biganza bararya. Bamwe mu Bafarizayi barababaza bati: “Kuki mukora ibidakwiriye gukorwa ku isabato?” Yezu na we arababaza ati: “Mbese ntimwigeze musoma ibyo Dawidi yakoze, igihe we n'abo bari kumwe bari bashonje? Yinjiye mu Nzu y'Imana afata imigati yatuwe Imana, ararya ahaho n'abo bari kumwe, kandi nta wemererwaga kuyirya uretse abatambyi bonyine.” Yezu yungamo ati: “Umwana w'umuntu ni we Mugenga w'isabato.” Ku yindi sabato Yezu yinjira mu rusengero maze atangira kwigisha. Hari umuntu unyunyutse ikiganza cy'iburyo. Abigishamategeko n'Abafarizayi bagenzura Yezu ngo barebe ko amukiza ku isabato, kugira ngo babone icyo bamurega. Ariko Yezu amenya ibyo batekereza, ni ko kubwira uwo muntu unyunyutse ikiganza ati: “Haguruka uhagarare hariya hagati.” Nuko abigenza atyo. Yezu arababwira ati: “Hari icyo mbabaza. Mbese hemewe iki ku munsi w'isabato, kugira neza cyangwa kugira nabi? Gukiza umuntu, cyangwa kumwica?” Bose abararanganyamo amaso maze abwira uwo muntu ati: “Rambura ikiganza.” Nuko arakirambura cyongera kuba kizima. Ariko ba bandi bo barabisha, bajya inama y'icyo bakora kuri Yezu. Muri iyo minsi Yezu ajya ku musozi gusenga, akesha ijoro asenga Imana. Bukeye ahamagara abigishwa be, atoranyamo cumi na babiri abita Intumwa ze. Ni bo aba: Simoni yise Petero n'umuvandimwe we Andereya, na Yakobo na Yohani na Filipo na Barutolomayo, na Matayo na Tomasi, na Yakobo mwene Alufeyi na Simoni wiswe umurwanashyaka, na Yuda mwene Yakobo na Yuda Isikariyoti wa wundi wabaye umugambanyi. Yezu amanukana na bo ahagarara ahantu h'itaba, hari n'abandi bigishwa be benshi cyane, hari n'imbaga y'abantu baturutse muri Yudeya yose n'i Yeruzalemu, no mu mijyi yo mu nkuka z'inyanja, uwa Tiri n'uwa Sidoni. Bari bazanywe no kumva Yezu kandi ngo abakize indwara. Ababaga bahanzweho na bo yarabakizaga. Abantu bose bamaraniraga kumukoraho, kuko ububasha bwamuturukagamo bukabakiza bose. Yezu yubura amaso yitegereza abigishwa be, aravuga ati: “Murahirwa mwebwe abakene, kuko ubwami bw'Imana ari ubwanyu. Murahirwa mwebwe mushonje ubu, kuko muzahazwa. Murahirwa mwebwe murira ubu, kuko muzaseka. “Murahirwa igihe cyose abantu babanga, bakabigizayo bakabatuka, bakababeshyera babahōra Umwana w'umuntu. Umunsi babagenje batyo muzishime muhimbarwe, kuko muzabona ingororano ishyitse mu ijuru. Ni na ko n'ubundi ba sekuruza bagenzaga abahanuzi b'Imana. Ariko muzabona ishyano mwebwe abakungahaye ubu, kuko mumaze gushyikira ibibahagije! Muzabona ishyano mwebwe abijuse ubu, kuko muzasonza. Muzabona ishyano mwebwe abaseka ubu, kuko muzashavura kandi mukarira. “Muzabona ishyano igihe abantu bose babavuga neza. Uko ni ko na ba sekuruza bagenzerezaga abahanurabinyoma.” “Reka mbabwire mwe munyumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga, mwifurize umugisha ababavuma kandi musabire ababagirira nabi. Nihagira ugukubita urushyi umuhe n'undi musaya. Nihagira ukwambura ikote umureke atware n'ishati. Umuntu wese ugusabye umuhe, kandi ukwambuye ikintu cyawe ntuzakimwake ukundi. Uko mwifuza ko abandi babagirira abe ari ko namwe mubagirira. “Niba mukunda ababakunda gusa, muzashimirwa iki? Abanyabyaha na bo bakunda ababakunda. Niba kandi mugirira neza ababagirira neza gusa, muzashimirwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko babigenza. Niba kandi muguriza abo mwizeye ko bazabishyura gusa, muzashimirwa iki? Abanyabyaha na bo baguriza abandi banyabyaha, biringiye ko bazasubizwa ibihwanye n'ibyabo. Ahubwo mukunde abanzi banyu mubagirire neza, kandi mubagurize nta cyo mwiringiye kuzishyurwa. Nuko muzabona ingororano ishyitse kandi muzaba abana b'Isumbabyose, yo igirira neza indashima n'abagizi ba nabi. Nimujye mugira impuhwe nk'uko Imana So izigira.” “Ntimukihe gucira abandi imanza namwe mutazazicirwa. Ntimukagereke ibibi ku bandi namwe mutazabigerekwaho. Ahubwo mubabarire abandi namwe muzababarirwa. Mutange namwe muzahabwa, akebo gashyitse, gatsindagiye, gacugushije ndetse gasesekaye ni ko bazabagereramo. Akebo mugeramo ni ko muzagererwamo.” Yungamo abaha ikigereranyo ati: “Mbese impumyi ibasha kurandata indi mpumyi? Ubwo se zombi ntizagwa mu rwobo? Nta mwigishwa uruta umwigisha we, ariko uwakwiga binonosoye yazagera gusa ku rugero rw'umwigisha we. “Kuki ushishikazwa n'agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, kandi ukirengagiza umugogo uri mu ryawe? Wabasha ute kubwira mugenzi wawe uti: ‘Mugenzi wanjye, reka ngutokore agatotsi kakuri mu jisho’, kandi nawe ubwawe utareba umugogo uri mu ryawe? Wa ndyarya we, banza witokore umugogo ukuri mu jisho, ubone gutokora agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe!” “Nta giti cyiza cyera imbuto mbi, kandi nta giti kibi cyera imbuto nziza. Buri giti ukibwirwa n'imbuto cyera. Nta wasoroma imbuto z'umutini ku mutobotobo, cyangwa iz'umuzabibu ku mufatangwe. Umuntu mwiza akura ibyiza mu migambi ye myiza, naho umuntu mubi agakura ibibi mu migambi ye mibi. Erega akuzuye umutima ni ko gasesekara ku munwa!” “Ni iki kibatera guhora mumpamagara muti ‘Nyagasani, Nyagasani’, nyamara mudakora ibyo mvuga? Umuntu wese unsanga akumva ibyo mvuga kandi akabikurikiza, dore uko namugereranya: ni nk'umuntu wagiye kubaka inzu agacukura cyane, agatangirira urufatiro ku rutare. Nuko igihe uruzi rukutse, umuvumba utemba kuri iyo nzu ntiyanyeganyega, kubera ko yubatse neza. Ariko uwumva ibyo mvuga ntabikurikize, yagereranywa n'umuntu wubatse inzu ku butaka nta rufatiro. Umuvumba uraza uyikubitaho ihita iriduka. Mbega ngo aho yari iri harahinduka itongo!” Yezu amaze kubwira abantu ibyo byose, ajya mu mujyi wa Kafarinawumu. Hariyo umukapiteni w'Umunyaroma wari ufite umugaragu yakundaga cyane. Uwo mugaragu yari arwaye agiye gupfa. Uwo mukapiteni ngo yumve ibyo bavuga kuri Yezu, amutumaho bamwe mu bakuru b'Abayahudi, amusaba kuza kumukiriza umugaragu. Bageze aho Yezu ari baramwinginga cyane bati: “Birakwiye ko uwo muntu wamugoboka, kuko twebwe Abayahudi adukunda kandi ni we watwubakiye urusengero.” Nuko Yezu ajyana na bo maze igihe bageze hafi y'urugo, wa mukapiteni atuma incuti kumubwira ngo: “Nyagasani wikwirushya, ntibinkwiye ko winjira iwanjye. Kuza kukwishakira na byo nasanze bitankwiye, ahubwo tegeka gusa, umugaragu wanjye arakira. Erega nanjye ndi umuntu utegekwa, kandi mfite abasirikari ntegeka. Iyo mbwiye umwe muri bo nti ‘Genda’, aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’, akaza, nabwira n'umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’, akagikora.” Yezu abyumvise atyo atangarira uwo muntu, arahindukira abwira imbaga y'abantu yari imukurikiye ati: “Reka mbabwire: no mu Bisiraheli sinigeze mbona ufite ukwizera kugeze aha!” Abatumwe bahindukiye basanga wa mugaragu yakize. Nyuma y'ibyo Yezu ajya mu mujyi witwa Nayini, ashagawe n'abigishwa be n'imbaga y'abantu. Ageze bugufi bw'irembo ry'umujyi, ahura n'abatwaye umurambo. Uwapfuye yari umuhungu w'ikinege, nyina akaba umupfakazi. Imbaga y'abantu benshi bo mu mujyi bari kumwe n'uwo mupfakazi. Nyagasani amubonye amugirira impuhwe, maze aramubwira ati: “Wirira!” Nuko yegera ingobyi umurambo warimo ayikoraho, abahetsi barahagarara. Aravuga ati: “Musore, ndagutegetse byuka!” Uwari wapfuye areguka atangira kuvuga. Nuko Yezu amushyikiriza nyina. Abari aho bose baratinya maze basingiza Imana bati: “Umuhanuzi ukomeye yabonetse muri twe”, kandi bati: “Imana yagendereye abantu bayo.” Inkuru y'ibyo Yezu yakoze ikwira muri Yudeya yose no mu karere kose kahakikije. Abigishwa ba Yohani bamumenyesha ibyo byose. Yohani ni ko guhamagara babiri muri bo, abatuma kuri Nyagasani ngo bamubaze bati: “Mbese ni wowe wa wundi ugomba kuza, cyangwa dutegereze undi?” Bageze aho Yezu ari baramubwira bati: “Yohani Mubatiza yadutumye kukubaza niba ari wowe wa wundi ugomba kuza, cyangwa niba tugomba gutegereza undi?” Icyo gihe basanga Yezu akiza abantu benshi indwara n'ububabare n'ingabo za Satani, ahumura n'impumyi nyinshi. Hanyuma asubiza izo ntumwa ati: “Mugende mutekerereze Yohani ibyo mwiboneye n'ibyo mwiyumviye muti ‘Impumyi zirahumuka, abamugaye baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n'abakene baragezwaho Ubutumwa bwiza!’ Hahirwa rero umuntu wese utazareka kunyizera.” Intumwa za Yohani zimaze kugenda, Yezu atangira kubwira rubanda ibyerekeye Yohani, arababaza ati: “Mwagiye mu butayu kureba iki? Mbese ni urubingo ruhungabanywa n'umuyaga? None se mwagiye kureba iki? Ese ni umuntu wambaye imyambaro y'agaciro? Oya, abambaye imyambaro y'akataraboneka bakanadamarara, ni abibera mu ngoro z'abami. None se nyine mwagiye kureba iki? Ese ni umuhanuzi? Ni we koko, ndetse aruta umuhanuzi! Yohani uwo ni we Ibyanditswe bivuga, aho Imana igira iti: ‘Dore nohereje intumwa yanjye mbere yawe, kugira ngo igutunganyirize inzira.’ Reka mbabwire: mu bana b'abantu ntawe uruta Yohani, nyamara umuto mu bwami bw'Imana aramuruta.” Abantu bose bamwumvise barimo n'abasoresha, biyemeje kumvira Imana. Ni cyo cyatumye basanga Yohani ngo ababatize. Ibiri amambu Abafarizayi n'abahanga mu by'Amategeko, banze imigambi Imana yari ibafitiye, ntibasanga Yohani ngo ababatize. Yezu arakomeza ati: “Mbese abantu b'iki gihe nabagereranya n'iki? Mbese bameze nka ba nde? Ni nk'abana bicaye mu isoko bahamagarana bati: ‘Twateye imbyino z'umunezero ntimwabyina! Duteye iz'ishavu ntimwarira!’ Yohani Mubatiza yaje yigomwa kurya no kunywa inzoga muravuga muti: ‘Yahanzweho!’ Naho Umwana w'umuntu aje arya anywa muravuga muti: ‘Mbega igisahiranda cy'igisinzi, cy'incuti y'abasoresha n'abanyabyaha!’ Nyamara ubwenge bw'Imana bugaragazwa n'abagengwa na bwo bose.” Umwe mu Bafarizayi atumira Yezu ngo basangire. Bageze iwe bajya ku meza. Muri uwo mujyi hari umugore w'umunyabyaha. Amenye ko Yezu ari ku meza kwa wa Mufarizayi, azana icupa ryuzuye amarashi. Ahagarara inyuma ya Yezu ahagana ku birenge arira, amarira atonyangira ku birenge bya Yezu maze abihanaguza umusatsi we, agumya kubisomagura no kubisīga ya marashi. Umufarizayi wari watumiye Yezu abonye ibyo, ni ko kwibwira ati: “Iyaba uyu muntu yari umuhanuzi koko, aba yamenye uriya mugore umukozeho uwo ari we n'icyo ari cyo, ko ari umunyabyaha.” Yezu afata ijambo ati: “Simoni, mfite icyo nkubwira.” Simoni ati: “Mwigisha, mbwira.” Yezu ati: “Tuvuge ko abantu babiri bārimo umwenda w'uwabagurije. Umwe yari amurimo ungana n'igihembo cy'imibyizi magana atanu, naho undi ay'imibyizi mirongo itanu. Abonye ko nta wari ufite icyo yamwishyura, bombi abarekera imyenda yabo. None se ni uwuhe muri abo uzarushaho kumukunda?” Simoni aramusubiza ati: “Ndatekereza ko ari uwo yarekeye umwenda munini.” Yezu aramubwira ati: “Ubivuze uko biri.” Nuko akebuka wa mugore maze abaza Simoni ati: “Urabona uyu mugore? Ninjiye iwawe ntiwampa amazi yo koga ibirenge, ariko we yansutseho amarira ku birenge maze abihanaguza umusatsi we. Ntiwandamukije unsoma, ariko we kuva aho ngereye aha ntiyahwemye kunsoma ibirenge. Ntiwansīze amavuta mu mutwe, ariko we yansīze amarashi ku birenge. Ni yo mpamvu nkubwira ko amaze kubabarirwa ibyaha bye byinshi, urukundo rwe rwinshi ni rwo rubigaragaza. Naho ubabariwe bike, urukundo rwe ruba ruke.” Yezu ni ko kubwira uwo mugore ati: “Ibyaha byawe urabibabariwe.” Abatumirwa bari kumwe ku meza batangira kwibaza bati: “Uyu ni muntu ki ugeza n'aho kubabarira ibyaha?” Ariko Yezu abwira uwo mugore ati: “Ukwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.” Nyuma y'ibyo Yezu anyura mu mijyi no mu byaro, atangaza Ubutumwa bwiza bwerekeye ubwami bw'Imana. Ba bigishwa be cumi na babiri bagendanaga na we, hamwe n'abagore bamwe yari yarakijije indwara, abandi akabameneshamo ingabo za Satani. Abo ni Mariya w'i Magadala wari wameneshejwemo ingabo ndwi za Satani, na Yowana muka Shuza umunyabintu wa Herodi, na Suzana n'abandi benshi, batangaga ku byabo ngo bafashe Yezu n'abigishwa be. Imbaga nyamwinshi y'abantu irakorana, bari baturutse muri buri mujyi bagana aho Yezu ari. Nuko abacira uyu mugani ati: “Habayeho umuntu wagiye kubiba, igihe abiba imbuto zimwe zigenda zigwa ku nzira, hanyuma abantu barazikandagira n'inyoni zirazitoragura. Izindi zigwa ku gasi, ngo zimare kumera ziruma kuko zabuze amazi. Izindi zigwa mu mahwa, amahwa azirengaho ziragwingira. Izindi zigwa mu butaka bwiza, zirakura zera imbuto ijana rumwe rumwe.” Yezu amaze kuvuga atyo avuga cyane ati: “Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!” Abigishwa be bamubaza icyo uwo mugani ushaka kuvuga. Arabasubiza ati: “Mwebwe mwahawe kumenya amabanga y'ubwami bw'Imana, naho abandi babimenyeshwa n'imigani kugira ngo ‘Kureba barebe ariko be kubona, kumva bumve ariko be gusobanukirwa.’ “Dore icyo uwo mugani uvuga: imbuto zibibwa ni Ijambo ry'Imana. Imbuto zaguye ku nzira zigereranywa n'abantu bumva iryo Jambo, nyuma Satani akaza akarikura mu mitima yabo, kugira ngo bataryemera ngo bakizwe. Izaguye ku gasi ni nk'abantu bumva Ijambo ry'Imana, bakaryakirana ubwuzu ariko ntibashinge imizi. Baryemera igihe gito, nyuma bahura n'ibibagerageza bakarireka. Izaguye mu mahwa ni nk'abumva iryo Jambo, maze guhagarika umutima no kwishakira ubukungu, no kwishimisha mu by'ubuzima bikarirengaho, bakamera nk'imbuto zarumbye. Naho izaguye mu butaka bwiza ni nk'abumva iryo Jambo n'umutima mwiza uboneye, bakarikomeza ntibacogore, bakera imbuto. “Ntawe ucana itara ngo aryubikeho akabindi cyangwa ngo arishyire munsi y'igitanda. Ahubwo aritereka ahirengeye kugira ngo abinjira bose basange habona. Nta gihishwe kitazahishurwa, nta n'ibanga ritazamenyekana ngo rishyirwe ahagaragara. “Murajye mwitondera uburyo mwumva ibyo mbabwira. Ufite azongererwa, naho udafite na busa azakwa n'utwo yaririragaho.” Abavandimwe ba Yezu na nyina bajya aho ari, ariko ntibabasha kumugeraho kubera ikivunge cy'abantu. Bamwe babimenyesha Yezu bati: “Nyoko n'abavandimwe bawe bahagaze hanze kandi baragushaka.” Arabasubiza ati: “Mama n'abavandimwe banjye ni abumva Ijambo ry'Imana bakarikurikiza.” Igihe kimwe Yezu yajyanye mu bwato n'abigishwa be, arababwira ati: “Twambuke dufate hakurya.” Nuko baragenda. Bacyambuka ikiyaga Yezu arisinzirira. Nuko haza inkubi y'umuyaga, ubwato bwuzura amazi ku buryo bendaga kurohama. Begera Yezu baramukangura bati: “Mwigisha, mwigisha, turashize!” Nuko arakanguka, maze acyaha umuyaga n'umuhengeri w'amazi, byose birahosha haba ituze. Hanyuma arababaza ati: “Mbese ntimunyizera?” Bagira ubwoba barumirwa, barabazanya bati: “Uyu ni muntu ki, utegeka n'imiyaga n'amazi bikamwumvira?” Bomokera mu ntara y'Abanyagerasa, hakurya y'ikiyaga cya Galileya. Yezu akigera imusozi, umuntu wahanzweho ava mu mujyi aza amusanga. Hari hashize igihe atacyikoza umwambaro, atagitaha no mu rugo ahubwo yibera mu irimbi. Akibona Yezu induru ayiha umunwa, yikubita hasi imbere ye avuga aranguruye ati: “Uranshakaho iki Yezu Mwana w'Imana Isumbabyose? Ndakwinginze we kunyica urubozo.” Ibyo byatewe n'uko Yezu yari ategetse ingabo ya Satani kumuvamo. Iyo ngabo yamuhangagaho kenshi, bigatuma bamurinda bamubohesheje iminyururu amaguru n'amaboko, ariko izo ngoyi akazituritsa maze ikamubuyereza ahantu hadatuwe. Yezu aramubaza ati: “Witwa nde?” Aramusubiza ati: “Nitwa Giteronyamwinshi.” Ibyo abivugira ko yari yarahanzweho n'ingabo za Satani nyinshi. Zinginga Yezu ngo atazohereza ikuzimu. Hafi aho ku musozi hari umugana w'ingurube nyinshi zarishaga. Izo ngabo za Satani zinginga Yezu ngo azireke zinjire mu ngurube, arazemerera. Nuko ziva muri uwo muntu zinjira mu ngurube, maze umukumbi wose ucuncumuka ku gacuri, wiroha mu kiyaga urarohama. Abashumba bazo babonye ibibaye barahunga, iyo nkuru bayikwiza mu mujyi no mu byaro. Abaturage bajya kwirebera ibyabaye. Bageze aho Yezu ari babona wa muntu ingabo za Satani zavuyemo, yicaye hasi iruhande rwa Yezu, yambaye yagaruye ubwenge bibatera ubwoba. Abari babyiboneye babatekerereza ukuntu uwo wari wahanzweho yakize. Noneho abaturage bose b'iyo ntara y'Abanyagerasa basaba Yezu kubavira aho, kubera ko ubwoba bwari bwabatashye. Yezu ajya mu bwato ngo agende, uwameneshejwemo ingabo za Satani asaba Yezu ngo bigumanire. Ariko Yezu aramusezerera agira ati: “Subira iwanyu ubatekerereze ibyo Imana yagukoreye byose.” Nuko uwo muntu aragenda, yamamaza mu mujyi wose ibyo Yezu yamukoreye. Yezu agarutse imbaga y'abantu iramwakira, kuko bose bari bamutegereje. Haza umugabo witwaga Yayiro, wari umutware w'urusengero rw'Abayahudi. Yikubita imbere ya Yezu amusaba kuza iwe. Amubwira ko umukobwa we w'ikinege w'imyaka nka cumi n'ibiri asamba. Akigenda rubanda nyamwinshi bamuniganagaho. Muri abo bantu harimo umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n'ibiri. [Yari yaratagaguje utwe twose mu baganga, ariko] nta wari warashoboye kumukiza. Yegera Yezu amuturutse inyuma maze akora ku ncunda z'umwitero we. Ako kanya amaraso arakama. Yezu arabaza ati: “Ni nde unkozeho?” Bose barahakana maze Petero aravuga ati: “Mwigisha, ese ntubona ko abantu benshi bagukikije bakaba bakubyiga?” Ariko Yezu aravuga ati: “Hari uwankozeho kuko numvise hari ububasha bumvuyemo.” Wa mugore abonye ko yamenyekanye, ni ko kuza ahinda umushyitsi yikubita imbere ya Yezu, amutekerereza icyatumye amukoraho n'ukuntu yahise akira, abari aho bose barabyumva. Yezu ni ko kumubwira ati: “Mwana wanjye, ukwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.” Akivuga atyo haza intumwa ibwira wa mutware w'urusengero iti: “Umukobwa wawe amaze gupfa, ntiwirirwe urushya umwigisha.” Yezu abyumvise abwira Yayiro ati: “Witinya, nyizera gusa arakira.” Ageze mu rugo ntiyareka hari uwinjirana na we, uretse Petero na Yohani na Yakobo, na se na nyina b'umwana. Bose barariraga bashavujwe n'uwo mwana. Yezu ni ko kubabwira ati: “Mwirira, ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.” Baramuseka, kuko bari bazi ko umwana yapfuye. Nuko Yezu amufata ukuboko aramuhamagara ati: “Mwana, byuka!” Umukobwa agarura akuka aba muzima, maze ahita abyuka. Yezu ategeka ko bamugaburira. Ababyeyi ibyishimo birabasāba, nyamara Yezu arabihanangiriza ngo be kugira uwo bamenyesha ibibaye. Yezu akoranya ba bandi cumi na babiri, abaha ububasha n'ubushobozi bwo kumenesha ingabo zose za Satani, no gukiza indwara. Abatuma gutangaza iby'ubwami bw'Imana no gukiza abarwayi. Nuko arababwira ati: “Ntimugire icyo mujyana yaba inkoni cyangwa umufuka, yaba impamba cyangwa amafaranga, ndetse ntimugomba no kujyana amakanzu abiri. Urugo muzabonamo icumbi muzarugumemo kugeza igihe muzahavira. Umujyi muzageramo ntibabakire muzawuvemo muhunguye umukungugu wo mu birenge byanyu, kugira ngo bibabere icyemezo cy'icyaha cyabo.” Bafata urugendo banyura mu mirenge yose, bahageza Ubutumwa bwiza kandi bakiza abarwayi. Herodi umutegetsi w'intara ya Galileya yumvise ibyabaye byose, biramuyobera kuko bamwe bavugaga ko ari Yohani wazutse, abandi bakavuga ko ari Eliya wagarutse, naho abandi ngo ni umwe mu bahanuzi ba kera wazutse. Herodi we akavuga ati: “Ko Yohani namuciye igihanga, uwo ni nde kandi numva bavugaho ibyo ngibyo?” Bituma Herodi yifuza kubona Yezu. Intumwa za Yezu zigarutse zimutekerereza ibyo zari zakoze. Nuko Yezu arazijyana yihererana na zo ahagana mu mujyi witwa Betsayida. Imbaga y'abantu imenye ko yagiyeyo baramukurikira, Yezu arabakira ababwira iby'ubwami bw'Imana, kandi n'abarwayi arabakiza. Ba bandi cumi na babiri babonye ko umunsi uciye ikibu, baramwegera baramubwira bati: “Sezerera abantu kugira ngo bajye mu nsisiro no mu mihana ya bugufi bacumbikeyo, kandi bashakeyo icyo bafungura kuko aha hantu turi hadatuwe.” Yezu arabasubiza ati: “Ahubwo mube ari mwe mubafungurira.” Baramubwira bati: “Dufite imigati itarenga itanu n'amafi abiri, keretse ahari twajya guhahira aba bantu bose ibyokurya!” Abagabo bonyine bari aho bari nk'ibihumbi bitanu. Yezu ni ko kubwira abigishwa be ati: “Mubicaze mu byiciro, buri cyiciro kigizwe n'abantu nka mirongo itanu.” Abigishwa babigenza batyo bose barabicaza. Yezu afata iyo migati itanu n'amafi abiri, areba ku ijuru, ashimira Imana, arabimanyura abiha abigishwa be, na bo babikwiza iyo mbaga. Nuko bose bararya barahaga, maze bateranya utumanyu dusagutse twuzura inkangara cumi n'ebyiri. Igihe kimwe Yezu yari ahiherereye asenga, abigishwa bari kumwe na we maze arababaza ati: “Abantu bavuga ko ndi nde?” Baramusubiza bati: “Bamwe bavuga ko uri Yohani Mubatiza, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.” Nuko Yezu arababaza ati: “Mwebwe se muvuga ko ndi nde?” Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo wavuye ku Mana.” Yezu arabihanangiriza ngo ntibagire uwo babihingukiriza. Yezu arababwira ati: “Ni ngombwa ko Umwana w'umuntu ababazwa cyane, akangwa n'abakuru b'imiryango n'abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko, bakamwica maze ku munsi wa gatatu akazuka.” Nuko bose arababwira ati: “Ushaka kunyoboka wese nareke kwiyitaho, ahubwo atware umusaraba we uko bukeye ankurikire. Ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, naho uhara ubuzima bwe ari jye ahōrwa azaba abukijije. Mbese umuntu byamumarira iki kwigarurira isi yose, ariko akaba yivukije ubugingo bwe akarimbuka? Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera inyigisho zanjye, Umwana w'umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, igihe azaba aje afite ikuzo rye n'irya se n'iry'abamarayika baziranenge. Ndababwiza ukuri, bamwe mu bari aha ntibazapfa batabonye ubwami bw'Imana.” Hashize nk'iminsi umunani Yezu avuze ibyo, ajyana Petero na Yohani na Yakobo mu mpinga y'umusozi gusenga. Nuko agisenga mu maso he hahinduka ukundi, imyambaro ye iba urwererane rumena amaso. Bagiye kubona babona abagabo babiri ari bo Musa na Eliya baganira na Yezu. Baboneka bafite ikuzo, bavugana na we ibyerekeye uko agiye kujya i Yeruzalemu ngo agweyo, asohoze umurimo wamuzanye. Petero n'abari kumwe na we bari batwawe n'ibitotsi. Bakangutse babona ikuzo rya Yezu n'abo bombi bari kumwe na we. Abo bagabo bagiye gutandukana na Yezu, Petero aramubwira ati: “Mwigisha, ko ari nta ko bisa kwibera hano! Reka twubake utuzu dutatu tw'ingando, kamwe kabe akawe, akandi aka Musa, naho akandi kabe aka Eliya.” Icyakora ntiyari azi icyo avuga. Akivuga atyo igicu kirabatwikīra. Abigishwa babibonye bagira ubwoba. Ako kanya bumva ijwi ry'uvugira muri icyo gicu ati: “Uyu ni Umwana wanjye nitoranyirije, nimumutege amatwi!” Iryo jwi rimaze kuvuga, abigishwa babona Yezu wenyine. Muri iyo minsi baryumaho, ntibagira icyo bahingutsa ku byo bari babonye. Bukeye bwaho Yezu n'abigishwa be bamanuka wa musozi, imbaga nyamwinshi y'abantu iramusanganira. Nuko umuntu mu bari aho avuga cyane aramubwira ati: “Mwigisha, ndakwinginze ngo undebere uyu muhungu wanjye w'ikinege. Haba ubwo ingabo ya Satani imwegura akavuza induru, maze ikamutigisa cyane ikamuzanisha ifuro, ikamuvamo biruhanyije imaze kumuvunagura. Nasabye abigishwa bawe kuyimenesha ntibabishobora.” Yezu arasubiza ati: “Yemwe bantu b'iki gihe mutizera Imana kandi mugoryamye, nzabana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Ngaho zana uwo mwana wawe hano.” Igihe uwo mwana acyegera Yezu ahangwaho. Ingabo ya Satani imutura hasi iramutigisa. Yezu aherako arayicyaha, akiza uwo mwana maze amusubiza se. Nuko bose babonye ububasha buhebuje bw'Imana barumirwa. Mu gihe bose bagitangarira ibyo byose Yezu yakoraga, abwira abigishwa be ati: “Nimutege amatwi ibyo ngiye kubabwira. Dore Umwana w'umuntu agiye kuzagabizwa abantu.” Abigishwa be ntibumva iryo jambo, bari barihishwe ngo batavaho barisobanukirwa kandi ntibatinyuka kumusobanuza icyo rivuga. Nyuma batangira kujya impaka bibaza umukuru muri bo. Yezu amenye ibyo batekereza azana umwana amuhagarika iruhande rwe, maze arababwira ati: “Umuntu wese wakira uyu mwana kubera jye ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye Uwantumye. Umuto muri mwe mwese ni we mukuru.” Nuko Yohani abwira Yezu ati: “Mwigisha, twabonye umuntu umenesha ingabo za Satani mu izina ryawe, turamubuza kuko atari uwo muri twe.” Yezu aramusubiza ati: “Ntimukamubuze, burya utabarwanya aba ari uwanyu.” Igihe cya Yezu cyo kujyanwa agasubira mu ijuru cyari cyegereje, maze agambirira bidakuka kujya i Yeruzalemu. Yohereza integuza ngo zimubanzirize kuri umwe mu mirenge y'Abanyasamariya, zimwitegure. Ariko abaho babonye ko yerekeje i Yeruzalemu banga kumwakira. Abigishwa be Yakobo na Yohani, babibonye baramubaza bati: “Nyagasani, urashaka ko dutegeka umuriro ngo uve mu ijuru ubatsembe?” Yezu arabahindukirana arabatwama. Bava aho berekeza ku wundi murenge. Nuko bakigenda umuntu umwe abwira Yezu ati: “Nzagukurikira aho uzajya hose.” Yezu aramubwira ati: “Za nyiramuhari zigira amasenga zibamo, n'inyoni zigira ibyari, nyamara Umwana w'umuntu ntagira aho aruhukira.” Abwira undi ati: “Nkurikira.” Na we aramusubiza ati: “Reka mbanze njye gushyingura data.” Yezu aramubwira ati: “Reka abapfu bahambe abapfu babo, naho wowe jya gutangaza iby'ubwami bw'Imana.” Undi muntu aramubwira ati: “Databuja, ndaza kugukurikira, ariko reka mbanze njye gusezera ku b'imuhira.” Yezu aramubwira ati: “Ufashe isuka nyuma akarangara, ntabwo akwiye ubwami bw'Imana.” Nyuma y'ibyo Nyagasani Yezu atoranya abandi bigishwa mirongo irindwi na babiri, abatuma babiri babiri kumubanziriza mu mijyi yose n'ahantu hose yari agiye kujya. Arababwira ati: “Imyaka yeze ari myinshi nyamara abasaruzi ni bake. Nuko rero nimusabe Nyir'imyaka yohereze abasaruzi mu murima we. Nimugende! Dore mbatumye nk'abana b'intama hagati y'impyisi. Muramenye ntimugire icyo mujyana, cyaba agasaho k'amafaranga cyangwa umufuka cyangwa inkweto, kandi mwirinde guhera muri hobe hobe. Inzu yose muzinjiramo mujye mubanza muvuge muti: ‘Amahoro y'Imana abe muri uru rugo!’ Niba muri rwo hari umunyamahoro, amahoro mubifurije azagumana na we, bitabaye bityo ayo mahoro azabagarukire. Mugume muri iyo nzu murye kandi munywe ibyo babafunguriye, kuko umukozi akwiye guhemberwa umurimo we. Ntimugahore muva mu icumbi mujya mu rindi. Umujyi muzinjiramo bakabakira mujye mufungura ibyo babahereje. Mukize abarwayi baho kandi mubabwire muti: ‘Ubwami bw'Imana burabegereye.’ Umujyi muzinjiramo ntibabakīre, muzawuvemo munyure mu mihanda yawo muvuga muti ‘Umukungugu wo mu mujyi wanyu wafashe mu birenge byacu, turawuhunguye ngo tuwubasigire ube ari wo uzabashinja. Ibyo ari byo byose mumenye ko ubwami bw'Imana bwegereje.’ Reka mbabwire: ku munsi Imana izaca imanza, ab'i Sodoma bazahanishwa igihano kidakaze nk'icy'abatuye uwo mujyi. “Mwa bantu b'i Korazini mwe, muzabona ishyano! Namwe bantu b'i Betsayida, muzabona ishyano! Ibitangaza Imana yakoreye muri mwe iyo bikorerwa i Tiri n'i Sidoni, kuva kera abaho baba barambaye imyambaro igaragaza akababaro kandi bakicara mu ivu, bagaragaza ko bihannye. Ni cyo gituma ku munsi Imana izaca imanza, ab'i Tiri n'i Sidoni bazahanishwa igihano kidakaze nk'icyanyu. Namwe bantu b'i Kafarinawumu, ese muragira ngo muzashyirwa hejuru mugere ku ijuru? Reka da! Ahubwo muzamanurwa mugere ikuzimu.” Yezu yungamo ati: “Bigishwa banjye, umuntu wese ubumva ni jye aba yumvise, kandi ubamagana ni jye aba yamaganye, n'unyamagana aba yamaganye Uwantumye.” Nuko abo mirongo irindwi na babiri bagarukana ibyishimo, baravuga bati: “Nyagasani, n'ingabo za Satani ziratwumvira iyo tuzitegetse mu izina ryawe.” Yezu arababwira ati: “Nabonye Satani ahanuka mu ijuru nk'umurabyo. Dore nabahaye ubushobozi bwo kuribata inzoka kimwe n'indyanishamurizo, no gutsinda ububasha bwose bwa Satani kandi nta kizagira icyo kibatwara. Ibyo ari byo byose ntimwishimire ko ingabo za Satani zibumvira, ahubwo mwishimire ko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.” Uwo mwanya Yezu asābwa n'ibyishimo bivuye kuri Mwuka Muziranenge, aravuga ati: “Ndagushimye Data Nyir'ijuru n'isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n'abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Yego Data, uko ni ko biri kuko ari byo wishimiye.” “Ibintu byose nabyeguriwe na Data. Ntawe uzi Umwana w'Imana uwo ari we keretse Se, kandi ntawe uzi Se keretse Umwana we n'abo uwo Mwana we ashatse kumuhishurira.” Nuko Yezu yihererana n'abigishwa be arababwira ati: “Hahirwa abareba ibyo mureba! Ndababwira ko abahanuzi n'abami benshi bashatse kureba ibyo mureba ntibabibona, kandi bashatse kumva ibyo mwumva ntibabyumva.” Nuko umwe mu bahanga mu by'Amategeko ahagurutswa no kumutegera mu byo avuga, aramubaza ati: “Mwigisha, nakora iki kugira ngo mpabwe ubugingo buhoraho?” Yezu aramubaza ati: “Mu Mategeko handitswe iki? Wasomyemo iki?” Undi aramusubiza ati: “Ukunde Nyagasani Imana yawe n'umutima wawe wose, n'ubuzima bwawe bwose n'imbaraga zawe zose n'ubwenge bwawe bwose, kandi ujye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda.” Yezu aramubwira ati: “Usubije neza, nugenza utyo uzabaho.” Uwo muhanga mu by'Amategeko ashatse kwikura mu isoni abaza Yezu ati: “Ariko se, mugenzi wanjye ni uwuhe?” Yezu aramusubiza ati: “Umugabo yakuviriye i Yeruzalemu amanuka ajya i Yeriko, agwa mu gico cy'abajura baramwambura, baramuhondagura barigendera, bamusiga ari intere. Umutambyi aza kumanuka anyura aho ngaho, abonye uwo muntu yicira hirya. Haza kunyura n'Umulevi, na we amubonye biba bityo. Ariko Umunyasamariya wari ku rugendo anyuze aho, aramubona amugirira impuhwe. Ni ko kumwegera amupfuka ibikomere, amwomoza amavuta na divayi. Hanyuma amushyira ku ndogobe yagenderagaho, amujyana mu icumbi aramurwaza. Bukeye aha nyir'icumbi ibikoroto bibiri by'ifeza, aramubwira ati: ‘Uyu muntu umurwaze, maze ibindi uzamutangaho na byo nzabikwishyura ngarutse.’ ” Nuko Yezu abaza wa muhanga mu by'Amategeko ati: “None se muri abo bantu uko ari batatu, uratekereza ko ari uwuhe wabaye mugenzi w'uwo muntu waguye mu gico cy'abajura?” Aramusubiza ati: “Ni uwamugiriye neza.” Yezu ni ko kumubwira ati: “Genda nawe ujye ugenza utyo!” Yezu yari mu rugendo hamwe n'abigishwa be agera ahantu ku murenge, maze umukobwa witwa Marita amwakira imuhira. Murumuna we witwaga Mariya yari yicaye hasi, yegereye Nyagasani yumva ibyo avuga. Marita we yari ahugiye mu mirimo myinshi. Nuko asanga Yezu aramubwira ati: “Mbese ntibikubabaje kubona murumuna wanjye amparira imirimo? Mubwire aze amfashe.” Nyagasani aramusubiza ati: “Marita! Marita! Uhagaritse umutima kandi urahihibikana muri byinshi, nyamara ikintu cya ngombwa ni kimwe gusa, Mariya ni cyo yahisemo kandi ntazacyamburwa.” Igihe kimwe Yezu yari ahantu asenga. Arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati: “Nyagasani, Yohani Mubatiza yigishije abigishwa be gusenga, natwe twigishe gusenga.” Arababwira ati: “Igihe musenga mujye muvuga muti: ‘Data, izina ryawe niryubahwe, ubwami bwawe nibuze. Buri munsi ujye uduha ifunguro ridukwiriye. Utubabarire ibyaha byacu, kuko natwe ubwacu tubabarira abatugiriye nabi bose. Kandi ntutureke ngo tugwe mu byadushuka.’ ” Yezu yungamo ati: “Nk'umwe muri mwe afite incuti, akayigana mu gicuku akayibwira ati: ‘Mugenzi wanjye, nguriza imigati itatu, incuti yanjye igeze imuhira ivuye mu rugendo, none nta cyo mfite nyizimanira.’ Nuko undi akamusubiza yibereye mu nzu ati: ‘Windushya! Dore twamaze gukinga jye n'abana banjye twaryamye, sinshobora kubyuka ngo nyiguhe.’ Ndababwira ko naho uwo muntu atabyuka ngo agire icyo amuha kubera ubucuti, amaherezo yaza kumuha icyo ashaka cyose kuko yamurembeje amusaba. “Nuko rero musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange muzakingurirwa. Usabye wese ni we uhabwa, ushatse ni we ubona, kandi n'ukomanze ni we ukingurirwa. Mwa babyeyi mwe, ni nde muri mwe waha umwana we inzoka igihe amusabye ifi, cyangwa se akamuha ingonokera igihe amusabye igi? None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So uri mu ijuru ntazarushaho guha Mwuka Muziranenge abamumusabye?” Igihe kimwe Yezu yameneshaga ingabo ya Satani yari yaragize umuntu ikiragi. Nuko iyo ngabo imuvuyemo uwo muntu aravuga. Rubanda baratangara cyane. Icyakora bamwe baravuga bati: “Ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani abuhabwa na Bēlizebuli umutware wazo.” Abandi bo bamwakaga ikimenyetso kibemeza ko yatumwe n'Imana, ariko ari umutego bamutega. Yezu yari azi ibyo batekereza, ni ko kubabwira ati: “Iyo igihugu gisubiranyemo kirasenyuka, amazu yacyo akariduka akagwirirana. Ese niba Satani ubwe yirwanyije ubwami bwe bwakomera bute, ko muvuze ngo ni Bēlizebuli unshoboza kumenesha ingabo ze? Niba se ari Bēlizebuli umpa ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani, bene wanyu bo ni nde ubaha ubwo bubasha? Ubwo babikora ni bo bazatuma mutsindwa n'urubanza. Noneho kubera ko ari Imana impa ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani, ni ukuvuga ko ubwami bwayo bubagezeho. “Umunyamaboko ufite intwaro iyo arinze urugo rwe, ibye biba amahoro. Ariko umurusha amaboko iyo ahahingutse akamutsinda, amwambura intwaro yari yizeye maze ibyo amutwaye akabigabira abandi. “Utari mu ruhande rwanjye aba andwanya, kandi udakoranyiriza hamwe nanjye aba atatanya. “Igihe ingabo ya Satani ivuye mu muntu izerera ku gasi ishaka aho yaruhukira, yahabura ikibwira iti: ‘Reka nsubire mu nzu yanjye navuyemo.’ Yagerayo igasanga ikubuye, iteguye. Nuko ikajya kuzana izindi ngabo ndwi ziyitambukije ubugome, zose zikinjirana zigatura muri uwo muntu. Bityo imibereho ye ya nyuma ikarusha iya mbere kuba mibi.” Yezu akimara kuvuga, umugore wo muri iyo mbaga avuga cyane, aramubwira ati: “Hahirwa inda yakubyaye n'amabere yakonkeje!” Yezu aramusubiza ati: “Ahubwo hahirwa abumva Ijambo ry'Imana bakarikurikiza.” Abantu bamaze kugwira iruhande rwa Yezu, afata ijambo aravuga ati: “Abantu b'iki gihe ni babi. Banshakaho ikimenyetso gitangaje, nyamara nta kimenyetso kindi bazahabwa kitari icya Yonasi. Nk'uko Yonasi yabereye ab'i Ninive ikimenyetso, ni ko n'Umwana w'umuntu azabera ab'iki gihe ikimenyetso. Ku munsi Imana izaca imanza, wa mwamikazi waturutse mu majyepfo azahagurukira ab'iki gihe maze ababuranye abatsinde, kuko we yavuye iyo bigwa akaza kumva amagambo y'ubwenge bwa Salomo, kandi rero hano hari uruta Salomo. Ku munsi Imana izaca imanza, ab'i Ninive bazahagurukira ab'iki gihe maze bababuranye babatsinde, kuko bitaye ku byo Yonasi yabatangarije bakihana, kandi rero hano hari uruta Yonasi. “Ntawe ucanira itara kurihisha [cyangwa ngo aryubikeho akabindi], ahubwo aritereka ahirengeye kugira ngo rimurikire abaje mu nzu. Itara ry'umubiri ni ijisho ryawe. Igihe ijisho ryawe ari rizima, umubiri wawe wose uba umurikiwe. Ariko igihe ijisho ryawe rirwaye, umubiri wawe uba ucuze umwijima. Nuko wirinde, urumuri rwawe rutazima. Niba rero umubiri wawe wose umurikiwe ntihabe n'agace kawo kari mu mwijima, uzaba uri mu mucyo rwose nk'umurikiwe n'itara.” Yezu akivuga atyo Umufarizayi aramutumira ngo basangire. Yinjira iwe ajya ku meza. Uwo Mufarizayi atangazwa n'uko Yezu afungura atabanje gukaraba nk'uko umuhango wabo uri. Nyagasani Yezu aramubwira ati: “Mwebwe Bafarizayi dore uko muteye: mumeze nk'ibikombe n'amasahane boza inyuma gusa, kuko imbere mwuzuye ubwambuzi n'ubugizi bwa nabi. Mwa bapfu mwe, ese iyaremye inyuma si na yo yaremye imbere? Mujye muha abakene ku biri mu bikombe no ku masahane, ni bwo ibyanyu byose bizaba bisukuye. “Muzabona ishyano Bafarizayi, mwe mutanga na kimwe cya cumi cy'isogi n'icy'inyabutongo, n'icy'utundi tuboga twose duhumuza ibyokurya, nyamara mugacisha ukubiri n'ubutabera n'urukundo rw'Imana. Ibyo ni byo mwagombaga gukora mutaretse n'ibyo bindi. “Muzabona ishyano Bafarizayi, mwe mukunda kwicazwa mu myanya y'icyubahiro mu nsengero no kuramukirizwa ku karubanda. Muzabona ishyano mwe mumeze nk'imva zitagira ikiziranga, abantu bakazinyura hejuru batabizi bagahumana.” Umwe mu bahanga mu by'Amategeko aramubwira ati: “Mwigisha, igihe uvuze utyo natwe uba udututse.” Yezu ati: “Muzabona ishyano namwe bahanga mu by'Amategeko, mwe mukorera abantu imitwaro iremereye, nyamara ntimuyikoze n'urutoki ngo mubafashe. Muzabona ishyano kuko mwubakira imva z'abahanuzi, kandi ari ba sokuruza babishe. Bityo muba mwemeje ko mushima ibyo ba sokuruza bakoze. Bo bishe abahanuzi, naho mwe mububakira imva. Ni cyo cyatumye Imana izi byose ivuga iti: ‘Nzabatumaho abahanuzi n'Intumwa zanjye, nyamara bazica bamwe batoteze abandi.’ Ni yo mpamvu ab'iki gihe bazaryozwa amaraso y'abahanuzi bose bishwe kuva isi yaremwa kugeza ubu, uhereye ku maraso y'Abeli kugeza ku ya Zakariya, batsinze hagati y'urutambiro n'Ingoro y'Imana. Ni ukuri, ndababwira ko ab'iki gihe ari bo bazayaryozwa. “Muzabona ishyano mwebwe bahanga mu by'Amategeko, kuko mwatwaye urufunguzo rwo kumenya, ubwanyu ntimwinjira n'abashaka kwinjira mukabakumīra.” Yezu akiva aho ngaho, abigishamategeko n'Abafarizayi bamugirira inzika, batangira kumuvugisha menshi, bamwinja ngo babone uko bamufatira mu byo avuga. Icyo gihe abantu bageze ku bihumbi n'ibihumbi bari bamaze gukorana ku buryo bakandagiranaga. Nuko Yezu atangira kubwira abigishwa be ati: “Murajye mwirinda umusemburo w'Abafarizayi, ni ukuvuga uburyarya bwabo. Nta gihishwe kitazahishurwa kandi nta banga ritazamenyekana. Ni cyo gituma ibyo mwavuze rwihishwa bizumvikana ku mugaragaro, kandi ibyo mwavugiye ahiherereye mwongorerana, bizatangarizwa ahirengeye. “Ncuti zanjye, reka mbabwire: ntimugatinye abica umubiri ntibashobore kugira ikindi barenzaho. Ahubwo reka mbatungire agatoki uwo mugomba gutinya: mutinye Imana, yo yamara kwica umuntu igashobora no kumuroha mu nyenga y'umuriro. Koko ndabibabwiye, mube ari yo mutinya! “Mbese ibishwi bitanu ntibigura udufaranga tubiri? Nyamara nta na kimwe muri byo Imana yibagirwa. Ndetse n'imisatsi yanyu yose irabaze. Nuko rero ntimugatinye kuko mwe murusha kure agaciro ibishwi byinshi. “Ndababwira kandi ko umuntu wese uzanyemera imbere y'abantu, Umwana w'umuntu na we azamwemera imbere y'abamarayika b'Imana. Ariko uzanyihakanira imbere y'abantu, Umwana w'umuntu na we azamwihakanira imbere y'abamarayika b'Imana. “Nuko rero umuntu wese uzavuga nabi Umwana w'umuntu azababarirwa, ariko uzatuka Mwuka Muziranenge ntazababarirwa. “Mu gihe bazabajyana mu nsengero imbere y'abatware n'abacamanza, ntimuzahagarike umutima mwibaza uburyo mugiye kwiregura, cyangwa icyo mugiye kuvuga. Igihe nikigera Mwuka Muziranenge azababwira icyo mukwiriye kuvuga.” Umuntu umwe muri iyo mbaga abwira Yezu ati: “Mwigisha, mbwirira mwene data tugabane ibyo data yadusigiye.” Yezu aramubaza ati: “Wa mugabo we, ni nde wanshyizeho ngo mbe umucamanza mu byanyu, cyangwa ngo mbibagabanye?” Nyuma abwira abari aho ati: “Muramenye mwirinde kugira umururumba, kuko umuntu atazaheshwa ubugingo n'ibyo atunze, naho byaba ari byinshi bite.” Nuko abacira uyu mugani ati: “Habayeho umuntu w'umukungu wari wejeje imyaka myinshi, aza kwibaza ati: ‘Ndabigenza nte, ko ntafite ibigega bihagije byo guhunikamo imyaka yanjye?’ Hanyuma aribwira ati: ‘Nzi icyo ngiye gukora: reka nsenye ibigega byanjye nubake ibindi binini, maze nteranyirizemo ingano zanjye zose n'ibindi bintu ntunze. Ubwo ni bwo nzishimira ko mfite ibintu bizāmaza imyaka myinshi. Nzaruhuka ndye nywe, ndabagire!’ Ariko Imana iramubwira iti: ‘Waba umupfu! Ko uri bupfe iri joro, ibyo wahunitse bizaba ibya nde?’ ” Yezu yungamo ati: “Nguko uko bimerera umuntu wese wirundanyiriza ubukungu, ariko atari umukungu ku byerekeye Imana.” Yezu abwira abigishwa be ati: “Reka mbabwire rero ku byerekeye ubuzima: ntimukabunze imitima mwibaza ikizabatunga cyangwa icyo muzambara. Burya ubuzima buruta ibyokurya, n'umubiri ukaruta imyambaro. Mwitegereze ibyiyoni: ntibibiba ntibinasarura, ntibigira ibigega cyangwa ububiko, nyamara kandi Imana irabigaburira. Mbese ntimurusha ibisiga agaciro? Ni nde muri mwe wakongēra nibura akanya na gato ku gihe azamara, kubera ko yabungije imitima? Ubwo ibyoroshye nk'ibyo birenze ububasha bwanyu, ni iki gituma mubunza imitima ku bindi? Mwitegereze ukuntu indabyo zikura: nta murimo zikora nta n'imyenda ziboha, nyamara mbabwiye ko na Salomo mu bukire bwe bwose atigeze arimba nka rumwe muri zo. None se mwa bantu bafite ukwizera guke mwe, ubwo Imana yambika ityo ibyatsi byo mu gasozi biba biriho none ejo bakabicana, ntizabarushirizaho cyane? “Ntimugaharanire ibyo murya n'ibyo munywa, ngo mube ari byo muhozaho umutima. Ibyo byose abanyamahanga batazi Imana ni byo baharanira, naho mwe So azi ko mubikeneye. Ahubwo muharanire ubwami bwe, bityo n'ibyo bindi na byo muzabihabwa. “Mwa bushyo buto bw'Imana mwe, mwitinya kuko So yishimiye kubagabira ubwami bwe. Mugurishe ibyo mutunze mubitange ho imfashanyo. Mwidodere imifuka idasaza yo kubikamo, mwirundanyirize mu ijuru ubukungu butazashira. Ni ho abajura batagera, habe n'inyenzi ngo zigire icyo zihangiza. Aho ubukungu bwanyu buri, ni ho muzahoza umutima.” “Muhore mukenyeye nk'abari ku kazi, kandi amatara yanyu agumye yake. Mumere nk'abantu bategereje ko shebuja ava mu bukwe, kugira ngo naza agakomanga bahite bamukingurira. Hahirwa abagaragu shebuja azasanga bari maso! Ndababwira nkomeje ko na we azakenyera, abahe ibyicaro maze abahereze. Naho yaza mu gicuku cyangwa mu nkoko, agasanga bari maso baba bafite amahirwe. Murabizi, iyaba nyir'urugo yamenyaga isaha umujura azira, ntiyatuma acukura inzu ye! Namwe rero muhore mwiteguye, kuko Umwana w'umuntu azaza igihe mudakeka.” Petero aravuga ati: “Nyagasani, mbese ni twe twenyine uhaye icyo kigereranyo, cyangwa ni abantu bose?” Nyagasani Yezu aramusubiza ati: “Mubirebye, ni nde munyagikari w'indahemuka kandi uzi ubwenge, shebuja azashinga kujya aha bagenzi be ifunguro bagenewe mu gihe gikwiye? Ni uwo shebuja azasanga akora ibyo yamushinze, uwo mugaragu azaba ahiriwe. Ndababwiza ukuri ko azamwegurira ibyo afite byose. Nyamara uwo niyibwira ati: ‘Databuja aratinze’, agatangira gukubita abagaragu n'abaja, maze akarya akanywa agasinda, shebuja azaza ku munsi atamwiteze no mu gihe atazi amucemo kabiri, abarirwe hamwe n'abatemera Imana. “Umugaragu uzi ibyo shebuja ashaka kandi ntabyiteho ngo abikore, azakubitwa inkoni nyinshi. Naho utabizi, ariko agakora ibyamukubitisha, we azakubitwa nkeya. Uwahawe byinshi bazamubaza byinshi, kandi uwashinzwe byinshi bazamwaka iby'ikirenga. “Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, icyampa ukaba umaze gufatwa! Hariho ukuntu ngomba kubatirizwa mu mubabaro. Mbega ukuntu binteye inkeke kugeza ubwo bizarangirira! Mbese mutekereza ko naje kuzana amahoro ku isi? Oya. Ahubwo ndababwira ko ibyanjye bituma abantu bicamo ibice. Kuva ubu ni ko bizaba mu rugo rw'abantu batanu: batatu bazarwanya babiri, na babiri barwanye batatu. Bazicamo ibice, umugabo arwanye umuhungu we n'umuhungu arwanye se, umugore arwanye umukobwa we n'umukobwa arwanye nyina, umugore arwanye umukazana we n'umukazana arwanye nyirabukwe.” Yezu abwira imbaga y'abantu yari aho ati: “Igihe mubonye igicu kibuditse iburengerazuba, uwo mwanya muravuga muti: ‘Imvura igiye kugwa’, kandi ni ko biba. Igihe kandi mubonye umuyaga uhuha uturutse mu majyepfo, muravuga muti: ‘Hagiye gushyuha’, kandi koko ni ko bigenda. Mwa ndyarya mwe, ko muzi kugenzura imiterere y'isi n'ijuru, mubuzwa n'iki kugenzura iby'iki gihe? “Kuki mutabona ubwanyu icyo mukwiye gukora? Nuko rero nujyana mu rukiko n'uwo muburana, wigorore na we mukiri mu nzira kugira ngo atagushyikiriza umucamanza, na we akaguha umuporisi akagushyira muri gereza. Reka nkubwire: ntuzavamo utabanje gutanga amafaranga baguciye yose hatabuze na rimwe.” Muri icyo gihe abantu bamwe baraza, babwira Yezu ko Pilato yicishije Abanyagalileya batambaga ibitambo, amaraso yabo akivanga n'ay'ibitambo byabo. Yezu arababaza ati: “Mutekereza ko abo Banyagalileya bishwe bene ako kageni, ari uko bari abanyabyaha kurusha abandi Banyagalileya bose? Ntabwo ari byo rwose, ahubwo ndababwira ko namwe nimutihana, mwese muzashira nka bo. Cyangwa ba bantu cumi n'umunani bagwiriwe n'umunara w'i Silowa bagapfa, mutekereza ko bari baragize nabi kurusha abandi baturage b'i Yeruzalemu? Ntabwo ari byo rwose, ahubwo ndababwira ko namwe nimutihana, mwese muzashira nka bo.” Nuko Yezu abacira uyu mugani ati: “Habayeho umuntu wari ufite umutini watewe hagati mu biti by'imizabibu. Aza kuwusoromaho imbuto araheba. Abwira uwakoraga muri iyo mizabibu ati: ‘Dore maze imyaka itatu nza gusoroma imbuto kuri uyu mutini ngaheba. Ngaho wuteme! Kuki wakomeza kunyonkera ubutaka?’ Undi aramusubiza ati: ‘Databuja, ube uwuretse nywuhingire impande zose maze nywufumbire. Ahari ubutaha wazera imbuto, nutera uzawuteme.’ ” Igihe kimwe ku isabato, Yezu yigishirizaga muri rumwe mu nsengero z'Abayahudi, abona umugore wari umaranye imyaka cumi n'umunani ubumuga yatejwe n'ingabo ya Satani, bwari bwaramuhetamishije ntabashe kunamuka na gato. Yezu amubonye aramuhamagara, aramubwira ati: “Mugore, dore ubumuga bwawe urabukize.” Nuko amurambikaho ibiganza. Uwo mwanya arunamuka atangira gusingiza Imana. Umuyobozi w'urusengero arakazwa n'uko Yezu akijije umuntu ku isabato, ni ko kubwira rubanda ati: “Hariho iminsi itandatu igenewe imirimo, mube ari yo mujya muzaho babakize indwara, mureke kuza ku isabato.” Nyagasani Yezu aramusubiza ati: “Mwa ndyarya mwe, mbese buri wese muri mwe ntavana ikimasa cyangwa indogobe ye mu kirāro ku isabato, ngo ayijyane kuyuhira? None uyu mugore dore imyaka ibaye cumi n'umunani aboshywe na Satani, kandi ari mwene Aburahamu, mbese ntibyari ngombwa ko abohorwa iyo ngoyi ku munsi w'isabato?” Yezu amaze kuvuga atyo abamurwanyaga bose bakorwa n'isoni, ariko rubanda rwose bari aho bishimira ibintu byose by'agahebuzo yakoraga. Yezu arababaza ati: “Ubwami bw'Imana bumeze bute? Nabugereranya n'iki? Bumeze nk'akabuto kitwa sinapi umuntu yateye mu murima we, kakamera kagakura, kakangana n'igiti, inyoni zikaza zikarika mu mashami yacyo.” Yezu yongera kuvuga ati: “Ubwami bw'Imana nabugereranya n'iki? Bumeze nk'umusemburo umugore yafashe, akawuvanga n'ibyibo bitatu by'ifu kugeza ubwo yose itutumbye.” Nuko Yezu akomeza urugendo agana i Yeruzalemu, anyura mu mijyi no mu byaro yigisha. Umuntu umwe aramubaza ati: “Mwigisha, ese ni bake bazakizwa?” Yezu aramubwira ati “Muharanire kwinjira mu irembo rifunganye! Reka nkubwire, benshi bazashaka uko binjira ariko ntibazabishobora. Nyir'urugo nagaruka agakinga urugi, muzasigara hanze mutangire gukomanga muvuga muti: ‘Nyagasani, nimudukingurire!’ Na we abasubize ati ‘Simbazi, sinzi n'aho muturuka.’ Ni bwo muzavuga muti: ‘Twasangiraga nawe ukigishiriza mu mayira y'iwacu.’ Na bwo azababwira ati: ‘Simbazi, sinzi n'aho muturuka. Mwa nkozi z'ibibi mwe, nimumve imbere mwese!’ Ubwo ni bwo muzarira mugahekenya amenyo, mubonye Aburahamu na Izaki na Yakobo n'abahanuzi bose bari mu bwami bw'Imana, naho mwe mwajugunywe hanze. Abantu bazaturuka iburasirazuba n'iburengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo, basangirire mu bwami bw'Imana. Bityo bamwe mu b'inyuma bazaba ab'imbere, na bamwe mu b'imbere bazaba ab'inyuma.” Ako kanya bamwe mu Bafarizayi baramubwira bati: “Va hano ugende kuko Herodi ashaka kukwica.” Arabasubiza ati: “Nimugende mumbwirire iyo ndyarya ko navuze nti ‘Dore uyu munsi n'ejo ndamenesha ingabo za Satani, kandi ndakiza abarwayi. Ejobundi nzaba ndangije.’ Nubwo bimeze bityo, ni ngombwa ko nkomeza urugendo rwanjye uyu munsi n'ejo n'ejobundi, kuko bidashoboka ko umuhanuzi agwa ahandi hatari i Yeruzalemu. “Yeruzalemu! Yeruzalemu! Wica abahanuzi kandi ukicisha amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse gukorakoranya abana bawe nk'uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa, ariko ntimunkundire! Dore iwanyu hagiye gusigara ari itongo! Reka mbabwire: ntimuzongera kumbona kugeza igihe muzavuga muti: ‘Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!’ ” Ku munsi w'isabato Yezu ajya mu rugo rw'umwe mu batware b'Abafarizayi kugira ngo afungure, kandi abari aho baramugenzaga. Nuko umuntu urwaye urushwima aba ageze imbere ye. Yezu ni ko gufata ijambo, abaza abahanga mu by'Amategeko n'Abafarizayi ati: “Mbese biremewe gukiza abarwayi ku munsi w'isabato?” Ariko barinumira. Yezu ni ko gukora kuri uwo murwayi, aramukiza maze aramusezerera. Nuko arababaza ati: “Ni nde muri mwe utarohora umwana we waguye mu iriba, cyangwa ikimasa cye, nubwo haba ari ku munsi w'isabato?” Babura icyo bamusubiza. Yezu yitegereza ukuntu abatumirwa batanguranwa imyanya y'icyubahiro, arababwira ati: “Igihe bagutumiye mu bukwe ntukihe umwanya w'imbere. Birashoboka ko haba undi ugushumbije icyubahiro watumiwe, nyir'ukubatumira mwembi akakubwira ati: ‘Bisa uyu muntu!’ Yewe, wahava ukozwe n'isoni ukajya mu mwanya w'inyuma! Ahubwo igihe utumiwe ujye wicara mu mwanya w'inyuma, kugira ngo uwagutumiye naza akubwire ati: ‘Ncuti yanjye, ngwino imbere.’ Ni bwo uzaba uhawe icyubahiro imbere y'abo bose musangira. Erega uwishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru!” Nuko Yezu abwira uwari wamutumiye ati: “Nutumira abantu ku meza, haba ku manywa cyangwa nijoro, ntugatumire incuti zawe cyangwa abavandimwe, cyangwa abo mugirana isano, cyangwa abaturanyi b'abakire bazabasha kugutumira na bo bakakwitura. Ahubwo nugira umunsi mukuru ujye utumira abakene n'abamugaye, abacumbagira n'impumyi. Ni bwo uzaba uhirwa kuko bo batazabasha kukwitura. Imana ni yo izakwitura ubwo intungane zizazuka.” Umwe mu basangiraga na Yezu yumvise ibyo aramubwira ati: “Hahirwa umuntu uzaherwa ifunguro mu bwami bw'Imana.” Nuko Yezu aramubwira ati: “Habayeho umuntu wakoresheje umunsi mukuru ukomeye, awutumiramo abantu benshi. Igihe cyo gufungura kigeze, yohereza umugaragu we guhamagara abatumiwe agira ati: ‘Nimuze kuko [byose] byateguwe.’ Nuko bose batangira guhimba impamvu zo kubyangirira. Uwa mbere ati: ‘Naguze umurima none ngomba kujya kuwureba, ndagusaba kumbabarira.’ Undi ati: ‘Naguze ibimasa icumi byo guhinga none ngiye kubigerageza, ndagusaba kumbabarira.’ Naho undi ati: ‘Narongoye none simbasha kuza.’ “Uwo mugaragu asubira kwa shebuja, amutekerereza ibyo byose. Shebuja ararakara aramubwira ati: ‘Ihute ujye mu mihanda no mu mayira y'umujyi, uzane abakene n'abamugaye n'impumyi n'abacumbagira.’ Umugaragu aragaruka aravuga ati: ‘Databuja nakoze ibyo wategetse, ariko haracyari imyanya.’ Shebuja aramubwira ati: ‘Ongera ujye mu mayira yose no mu mihōra, maze uhāte abantu baze urugo rwanjye rwuzure. Ndababwira ko nta n'umwe muri ba bagabo nari natumiye uzangerera ku meza.’ ” Abantu benshi bari bashagaye Yezu, maze arahindukira arababwira ati: “Umuntu wese unsanga ntankunde cyane kuruta uko akunda se na nyina, n'umugore n'abana n'abavandimwe be, ndetse na we ubwe ntankunde nk'uko yikunda, ntiyabasha kuba umwigishwa wanjye. Byongeye kandi umuntu wese utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye. “Mbese ni nde muri mwe washaka kubaka inzu y'igorofa, ntabanze kwicara ngo abare amafaranga azayitangaho, kugira ngo arebe niba afite ayayuzuza? Bitabaye bityo, aramutse ashyizeho urufatiro akananirwa kuyuzuza, abābibona bose bāmuha urw'amenyo bavuga bati: ‘Dore umuntu watangiye kubaka none ananiwe kuzuza!’ “Cyangwa se umwami waba afite ingabo ibihumbi icumi, agaterwa n'undi mwami ufite ingabo ibihumbi makumyabiri, ntiyabanza kwicara ngo arebe niba yashobora kumurwanya? Asanze bidashoboka yakohereza intumwa kuri uwo mwami akiri kure, kugira ngo amubaze icyo bakora ngo babane mu mahoro.” Yezu yungamo ati: “Nuko rero namwe, buri muntu wese muri mwe udasiga ibyo afite byose ntashobora kuba umwigishwa wanjye.” “Ubusanzwe umunyu ni ingirakamaro, ariko iyo wakayutse wakongera kuryoshywa n'iki? Nta kamaro uba ugifite, kaba ako gufumbira umurima cyangwa kuboza ifumbire, icyawo ni ukujugunywa. Ufite amatwi yumva ngaho niyumve.” Abasoresha n'abandi banyabyaha bose bakundaga kwegera Yezu kugira ngo bamwumve. Abafarizayi n'abigishamategeko bābibona bakijujuta bavuga bati: “Uyu muntu yakira abanyabyaha ndetse agasangira na bo! ” Yezu ni ko kubacira uyu mugani ati: “Ni nde muri mwe waba ufite intama ijana, maze imwe yazimira ntasige izindi mirongo cyenda n'icyenda mu gasozi, ngo ajye gushaka iyazimiye kugeza igihe ayibonye? Iyo ayibonye arishima akayiterera ku bitugu, akayitahana iwe. Nuko agakoranya incuti n'abaturanyi, akababwira ati: ‘Twishimane kuko nabonye intama yanjye yari yazimiye!’ Reka mbabwire: ni na ko mu ijuru bishimira umunyabyaha umwe wihannye, kuruta uko bishimira abantu b'intungane mirongo cyenda n'icyenda badakeneye kwihana. “Cyangwa ni nde mugore waba afite ibikoroto icumi by'ifeza kimwe kigatakara, ntacane itara ngo akubure inzu, agishake yitonze kugeza igihe akibonye? Iyo akibonye akoranya incuti n'abaturanyi akavuga ati: ‘Twishimane kuko nabonye igikoroto nari natakaje.’ Reka mbabwire: ni na ko mu ikoraniro ry'abamarayika b'Imana bishimira umunyabyaha umwe wihannye.” Maze Yezu aravuga ati: “Habayeho umugabo akagira abahungu babiri. Umunsi umwe umutoya abwira se ati: ‘Data, mpa umunani wangeneye!’ Nuko bombi se abaha iminani yabo. Hashize iminsi mike, umutoya agurisha umunani we wose yigira mu gihugu cya kure. Ahageze yiyandarika mu maraha, ibye abipfusha ubusa. Byose amaze kubitsemba, inzara ikomeye itera muri icyo gihugu maze abura uko yigira. Nuko ajya gusaba akazi ku muturage wo muri icyo gihugu, amwohereza mu isambu ye kuragira ingurube. Yifuzaga kwicisha isari ibyo bagaburiraga ingurube, ariko ntihagire ubimuha. Nyuma aza kwisubiraho agira ati: ‘N'ukuntu abakozi ba data ari benshi bakarya bagasigaza! Nyamara jyewe inzara ikaba insinze hano! Reka mpaguruke njye kwa Data mubwire nti: “Data, nacumuye ku Mana nawe ngucumuraho, singikwiriye kwitwa umwana wawe. Ungire gusa nk'umwe mu bakozi bawe.” ’ Nuko arahaguruka ajya kwa se. “Se amurabutswe akiri kure yumva impuhwe ziramusābye, ariruka ajya kumusanganira, maze aramuhobera aramusoma. Uwo muhungu abwira se ati: ‘Data, nacumuye ku Mana nawe ngucumuraho. Singikwiye kwitwa umwana wawe…’ Ariko se abwira abagaragu be ati: ‘Nimubangukane ikanzu irusha izindi ubwiza muyimwambike. Mumwambike n'impeta ku rutoki n'inkweto mu birenge. Muzane cya kimasa cy'umushishe mukibage, maze turye tunezerwe! Uyu mwana wanjye yari yarapfuye none yazutse, yari yarabuze none yabonetse.’ Nuko batangira ibirori. “Icyo gihe umuhungu mukuru w'uwo mubyeyi yari mu murima. Atashye agere hafi y'urugo, yumva urusaku rw'abaririmba n'ababyina. Ahamagara umwe mu bagaragu aramubaza ati: ‘Mbese ibyo ni ibiki numva?’ Aramusubiza ati: ‘Ni murumuna wawe wagarutse none se yamubagiye cya kimasa cy'umushishe, kuko yongeye kumubona ari muzima.’ “Undi ararakara cyane yigumira hanze. Se ni ko gusohoka amwingingira kwinjira. Nuko abwira se ati: ‘Reba nawe! Uzi imyaka yose maze ngukorera. Nta tegeko ryawe na rimwe narenzeho, nyamara ntiwigeze umpa n'agahene ngo nishimane n'incuti zanjye. None uriya muhungu wawe wamaze ibyawe abisangira n'indaya, igihe abungutse uba ari we ubagira ikimasa cy'umushishe!’ Se aramusubiza ati: ‘Mwana wanjye, wowe turahorana n'ibyo mfite byose ni ibyawe. Ariko byari ngombwa rwose ko twishima tukanezerwa, kuko murumuna wawe uriya yari yarapfuye none yazutse, yari yarabuze none yabonetse.’ ” Yezu abwira abigishwa be ati: “Habayeho umuntu w'umukungu wari ufite umugaragu yashinze ibintu bye. Baza kumuregera uwo mugaragu ngo aramutagaguriza ibintu. Nuko aramuhamagara aramubaza ati: ‘Ibyo nkumvaho ni ibiki? Ngaho murikira ibyanjye kuko kuva ubu utagikomeje kumbera mu bintu.’ Uwo munyabintu aribaza ati: ‘Ubu se mbigenje nte ko databuja agiye kunyaga? Guhinga sinabishobora! Gusabiriza byantera isoni! Yewe, mbonye uko nzabigenza kugira ngo nimara kunyagwa, abantu bazajye banyakira.’ Nuko abari bafite imyenda ya shebuja, agenda abahamagara umwe umwe. Abaza uwa mbere ati: ‘Harya databuja akwishyuza ibingana iki?’ Aramusubiza ati: ‘Amadebe ijana y'amavuta y'iminzenze.’ Umugaragu aramubwira ati: ‘Akira urupapuro rwawe, wicare vuba wandike ko ari amadebe mirongo itanu.’ Hanyuma abaza undi ati: ‘Harya wowe wishyuzwa iki?’ Ati: ‘Imifuka magana atanu y'ingano.’ Umugaragu aramubwira ati: ‘Akira urupapuro rwawe wandike magana ane.’ “Nuko shebuja ashima uwo munyabintu w'umuhemu, kuko yamenye kwiteganyiriza. Koko ab'iyi si mu mibanire yabo, barusha abamurikiwe n'Imana guteganya.” Yezu yungamo ati: “Reka mbabwire: amafaranga ni amatindi, nyamara mujye muyashakisha incuti kugira ngo igihe yabashizeho, izo ncuti zizabakire iyo muzibera iteka. Ugira umurava mu tuntu duto, no mu bikomeye azawugira. Naho uhemuka mu tuntu duto, no mu bikomeye azahemuka. Niba rero mutagize umurava mu matindi y'amafaranga, ni nde uzabaragiza ibifite agaciro k'ukuri? Niba kandi mutagize umurava mugenga iby'abandi, ni nde uzabaha ibyo mwagenewe ubwanyu? “Nta mugaragu ushobora gukorera ba shebuja babiri. Iyo adakunze umwe ngo yange undi, ayoboka umwe agasuzugura undi. Nuko rero ntimushobora kuba abagaragu b'Imana ngo mube n'abagaragu b'amafaranga.” Abafarizayi bumvise ibyo byose bagira Yezu urw'amenyo, kuko bakundaga amafaranga. Yezu ni ko kubabwira ati: “Mwebwe mwigira intungane imbere y'abantu nyamara Imana izi imitima yanyu, kuko icyo abantu baha agaciro kiba kigayitse ku Mana. “Kuyoborwa n'Amategeko n'ibyanditswe n'abahanuzi byagarukiye kuri Yohani Mubatiza. Kuva ubwo hatangira gutangazwa Ubutumwa bwiza bwerekeye ubwami bw'Imana, kandi buri wese aharanira kubugeramo. Icyakora icyoroshye ni uko ijuru n'isi byashira, aho kugira ngo Amategeko aveho n'akadomo na kamwe. “Umuntu wese wirukana umugore we akazana undi aba asambanye, kandi ucyura umugore wirukanywe na we aba asambanye. “Habayeho umugabo w'umukungu wambaraga imyambaro myiza ihebuje y'ibitare n'iy'amabara, kandi iminsi yose agahora adamaraye. Hakaba n'umutindi witwaga Lazaro wari waramazwe n'ibisebe. Yahoraga aryamye ku irembo ry'uwo mukungu. Yifuzaga guhazwa n'utuvungukira tuva ku meza y'uwo mukungu. Byongeye kandi, imbwa na zo zarazaga zikarigata ibisebe bye. “Igihe kiza kugera uwo mutindi arapfa, maze abamarayika bamujyana aho Aburahamu ari, na we amwakira bya kibyeyi aramwiyegereza. Wa mukungu na we aza gupfa baramuhamba. Ageze ikuzimu arababara cyane, yubuye amaso abonera kure Aburahamu ari kumwe na Lazaro. Nuko arangurura ijwi ati: ‘Mubyeyi Aburahamu, mbabarira wohereze Lazaro akoze urutoki mu mazi, ambobereze ururimi kuko mbabazwa cyane n'uyu muriro.’ “Aburahamu aramusubiza ati: ‘Mwana wanjye, ibuka ko wabonye ibyiza ukiriho, Lazaro we akabona ingorane. Ubu rero yageze hano arahumurizwa, naho wowe urababazwa. Uretse n'ibyo hagati yacu namwe hari imanga ndende, yashyiriweho gutanga imbere abari hano bashaka kujya aho, ikabuza n'abari aho kuza hano.’ Wa mukungu ni ko kuvuga ati: ‘Noneho mubyeyi, ndakwinginze rwose ohereza Lazaro iwacu, asangeyo abavandimwe banjye batanu, ababurire kugira ngo na bo batazaza kubabarizwa aha hantu.’ “Aburahamu aramusubiza ati: ‘Abavandimwe bawe bafite Amategeko ya Musa n'ibyo abahanuzi banditse, nibite kuri ibyo ngibyo!’ Undi aravuga ati: ‘Ibyo ntibihagije mubyeyi Aburahamu! Ahubwo hagize uwapfuye uzuka akabasanga bazīhana.’ Aburahamu aramusubiza ati: ‘Nibatita ku Mategeko ya Musa no ku byo abahanuzi banditse, n'ubwo hagira uwo mu bapfuye uzuka ntibyatuma bava ku izima.’ ” Nuko Yezu abwira abigishwa be ati: “Ibigusha abantu mu cyaha ntibizabura, nyamara hazabona ishyano uwo bizaturukaho. Icyaruta kuri we ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi bakamuroha mu kiyaga, aho kugira ngo agushe mu cyaha umwe muri aba bato. Mwirinde rero! “Mugenzi wawe nagucumuraho umucyahe, niyihana umubabarire. Ndetse naho yagucumuraho karindwi ku munsi, maze akakugarukira karindwi agira ati: ‘Ndihannye’, uzamubabarire.” Nuko Intumwa za Nyagasani Yezu ziramubwira ziti: “Twongerere ukwizera Imana!” Na we ni ko kubabwira ati: “Muramutse mufite ukwizera nibura kungana urwara, mwabwira kiriya giti cy'iboberi muti: ‘Randuka uterwe mu kiyaga’, kikabumvira.” Yezu yungamo ati: “Tuvuge ko umwe muri mwe afite umugaragu umuhingira cyangwa umuragirira, none se amubonye avuye mu murima ahinguye yamubwira ati: ‘Hita ujye gufungura?’ Reka da, ahubwo yamubwira ati: ‘Ambara untegurire ameza maze mfungure, nindangiza nawe ubone kurya no kunywa.’ Mbese ubwo yashimira uwo mugaragu kuko yakoze ibyo ategetswe? Namwe ni uko igihe mukoze ibyo mutegetswe byose, mujye muvuga muti ‘Turi abagaragu b'imburamumaro, kuko twakoze ibyo twagombaga gukora gusa.’ ” Igihe Yezu yaganaga i Yeruzalemu, yakurikiye umupaka uri hagati ya Samariya na Galileya. Nuko agiye kwinjira mu mudugudu, abantu icumi barwaye ibibembe baza bamugana maze bahagarara kure ye, barangurura ijwi bati: “Mwigisha Yezu, tugirire imbabazi!” Yezu ababonye arababwira ati: “Nimujye kwiyereka abatambyi.” Baragenda, bakiri mu nzira barakira. Umwe muri bo abonye ko akize, agaruka ahimbaza Imana aranguruye ijwi. Yikubita hasi yubamye imbere ya Yezu aramushimira. Kandi rero uwo yari Umunyasamariya. Yezu ni ko kubaza ati: “Mbese harya, abakize ntibari icumi? None se abandi icyenda bari he? Nta wundi wagarutse ngo ahimbaze Imana uretse uyu munyamahanga?” Yezu ni ko kumubwira ati: “Byuka wigendere, ukwizera kwawe kuragukijije.” Abafarizayi baramubaza bati: “Ubwami bw'Imana buzaza ryari?” Arabasubiza ati: “Ubwami bw'Imana ntibuza ku mugaragaro. Ntawe uzavuga ati: ‘Dore ngubu’, cyangwa ati: ‘Dore nguburiya’, kuko ubwami bw'Imana buri muri mwe.” Naho abigishwa be arababwira ati: “Hazabaho igihe muzifuza kubona Umwana w'umuntu nibura umunsi umwe, ariko mwe kumubona. Bazababwira bati: ‘Nguriya!’, cyangwa bati: ‘Nguyu!’ Ariko ntimuzajyeyo, ntimuzabihururire! Nk'uko umurabyo urabya ukamurikira ijuru kuva mu ruhande rumwe ukagera mu rundi, uko ni ko bizagenda ku munsi Umwana w'umuntu azazaho. Ariko rero agomba kubanza kugirirwa nabi ku buryo bwinshi, no kwangwa n'ab'iki gihe. Nk'uko byagenze kandi mu gihe cya Nowa, ni ko bizaba no mu gihe cyo kuza k'Umwana w'umuntu. Icyo gihe bararyaga bakanywa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye muri bwa bwato bunini, umwuzure ukaza ukabatikiza bose. Cyangwa nk'uko byagenze mu gihe cya Loti, bararyaga bakanywa, baraguraga bakagurisha, barabibaga bakubaka. Nyamara umunsi Loti avuye i Sodoma, Imana ibamanuriraho umuriro n'amazuku, biza nk'imvura birabatsemba. Uko ni ko bizaba ku munsi Umwana w'umuntu azahishurwa. “Kuri uwo munsi, uzaba ari hejuru y'inzu ntazirirwe amanuka gutwara ibintu bye biri mu nzu, kandi n'uzaba ari mu murima ntazirirwe asubira imuhira gushaka ibyo yasize. Mwibuke muka Loti! Ushaka kurengera ubuzima bwe azabubura, nyamara uzemera kubuhara azaba aburokoye. Reka mbabwire: abantu babiri bazaba baryamye mu buriri bumwe nijoro, umwe azajyanwa undi asigare. Abagore babiri bazaba bari hamwe basya, umwe azajyanwa undi asigare. [ Abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare.]” Abigishwa be ni ko kubaza bati: “Ibyo bizabera he?” Yezu arabasubiza ati: “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro zikoranira.” Yezu acira abigishwa be umugani, kugira ngo abumvishe ko bagomba guhora basenga ntibacogore. Aravuga ati: “Mu mujyi umwe habayeho umucamanza utatinyaga Imana, kandi ntagire n'umuntu yitaho. Muri uwo mujyi hakaba umupfakazi wahoraga aza kumubwira ati: ‘Nkiranura n'undenganya.’ Uwo mucamanza akabyangirira, hahita igihe. Ageze aho aribwira ati: ‘Nubwo ntatinya Imana bwose kandi singire n'uwo nitaho, ariko uyu mupfakazi arandembeje. Reka urubanza rwe nduce rurangire, kugira ngo ye gukomeza kuza kumena umutwe.’ ” Nyagasani Yezu yungamo ati: “Ese ntimwumvise amagambo y'uwo mucamanza w'umuhemu? None se Imana yo yabura ite kurenganura abo yitoranyirije, bayitakambira ijoro n'amanywa? Mbese aho izatinda kubagoboka? Ndababwira ko igihe kizagera ikabarenganura bwangu. Ariko se ubwo Umwana w'umuntu azaza, azasanga ku isi hari abamwemera?” Umugani ukurikira na wo Yezu yawuciriye abantu bamwe biyiziho ubutungane, bagasuzugura abandi. Aravuga ati: “Habayeho abantu babiri bazamutse bajya mu rugo rw'Ingoro y'Imana gusenga, umwe yari Umufarizayi undi ari umusoresha. Umufarizayi ahagarara yemye asenga bucece ati: ‘Mana, ndagushimira ko ntameze nk'abandi bantu b'ibisambo n'abahemu n'abasambanyi, cyangwa ngo mbe ndi nk'uriya musoresha. Nigomwa kurya kabiri mu cyumweru, ngatanga na kimwe cya cumi cy'ibyo nunguka byose.’ “Umusoresha we yihagararira kure adatinyuka no kūbura amaso ngo arebe ku ijuru, yifata mu gituza yigaya ati: ‘Mana, ndi umunyabyaha ngirira imbabazi!’ ” Nuko Yezu yungamo ati: “Reka mbabwire: uwo musoresha yasubiye iwe agizwe intungane ku Mana, naho undi reka da! Kuko buri muntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.” Abantu bazanira Yezu impinja ngo azikoreho, maze abigishwa be babibonye barabacyaha. Yezu yiyegereza izo mpinja aravuga ati: “Nimureke abana bato bansange, mwibabuza kuko ubwami bw'Imana ari ubw'abameze nka bo. Ndababwira nkomeje ko utākira ubwami bw'Imana nk'uko umwana muto abwākira, atazabwinjiramo bibaho.” Nuko haza umutware abaza Yezu ati: “Mwigisha mwiza, nakora iki kugira ngo mpabwe ubugingo buhoraho?” Yezu aramusubiza ati: “Unyitiye iki mwiza? Nta mwiza n'umwe ubaho uretse Imana yonyine. Uzi Amategeko ngo ‘Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubahe so na nyoko.’ ” Undi aramusubiza ati: “Ayo yose narayakurikije kuva mu buto bwanjye.” Yezu abyumvise aramubwira ati: “Icyakora ushigaje kimwe: genda ugurishe ibyo utunze byose ibivuyemo ubigabanye abakene, ni bwo uzaba ufite ubutunzi mu ijuru, maze uze unkurikire.” Uwo muntu abyumvise arashavura kuko yari umukungu. Yezu abibonye atyo, aravuga ati: “Mbega ukuntu biruhije abakungu kwinjira mu bwami bw'Imana! Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w'urushinge, kuruta ko umukungu yakwinjira mu bwami bw'Imana.” Abamwumvaga barabaza bati: “Noneho se ni nde ubasha kurokoka?” Yezu aravuga ati: “Ibidashobokera abantu, Imana irabishobora.” Nuko Petero aramubwira ati: “Twebwe twasize ibyacu byose turagukurikira.” Yezu arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko umuntu wese wasize urugo cyangwa umugore cyangwa abavandimwe, cyangwa ababyeyi cyangwa abana kubera ubwami bw'Imana, atazabura guhabwa ibiruseho incuro nyinshi muri iki gihe, kandi no mu gihe kizaza akazahabwa ubugingo buhoraho.” Nuko Yezu yihererana n'abigishwa be cumi na babiri, arababwira ati: “Dore tugiye i Yeruzalemu, maze Ibyanditswe byose n'abahanuzi byerekeye Umwana w'umuntu bisohozwe. Azagabizwa abanyamahanga bamushinyagurire, bamutuke kandi bamuvundereze amacandwe. Nuko nibamara kumukubita ibiboko, bazamwica maze ku munsi wa gatatu azuke.” Ibyo byose biyobera abigishwa be, iryo jambo ribabera urujijo ntibamenya ibyo ashatse kubabwira. Yezu agera hafi y'i Yeriko, hari impumyi yari yicaye iruhande rw'inzira isabiriza. Yumvise imbaga y'abantu bahita ibaza ibyo ari byo. Babwira uwo muntu bati: “Ni Yezu w'i Nazareti uhita.” Nuko arangurura ijwi ati: “Yezu mwene Dawidi, ngirira impuhwe!” Abari imbere baramucyaha ngo aceceke. Ariko we arushaho kurangurura ati: “Mwene Dawidi, ngirira impuhwe!” Yezu arahagarara ategeka ko bamumuzanira. Amugeze iruhande, Yezu aramubaza ati “Urashaka ko ngukorera iki?” Na we ati: “Nyagasani, mpumūra!” Yezu aramubwira ati: “Ngaho humuka, ukwizera kwawe kuragukijije.” Ako kanya arahumuka, amukurikira asingiza Imana. Rubanda rwose babibonye bahimbaza Imana. Yezu agera mu mujyi wa Yeriko arawambukiranya. Haza umugabo w'umukire witwaga Zakeyo, wari umukuru w'abasoresha. Ashaka kureba Yezu ntiyabishobora, kubera ko yari mugufi kandi abantu ari benshi. Ariruka abacaho yurira umuvumu wari aho Yezu agiye kunyura, agira ngo amubone. Yezu ageze aho ahantu areba hejuru aramubwira ati: “Zakeyo, ururuka vuba kuko ngomba kurara iwawe.” Yururuka vuba ajyana Yezu iwe, amwakirana ibyishimo. Abantu bose babibonye barijujuta baravuga bati: “Dorere, yagiye gucumbika ku muntu w'umunyabyaha!” Zakeyo arahaguruka abwira Yezu ati: “Nyagasani, igice cya kabiri cy'ibyo ntunze ndagiha abakene. Niba kandi hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye mbikubye kane.” Nuko Yezu aramubwira ati: “Uyu munsi agakiza kageze muri uru rugo.” Abwira abari aho ati: “Erega uyu na we akomoka kuri Aburahamu! Umwana w'umuntu yazanywe no gushaka abazimiye no kubakiza.” Abantu bacyumva ibyo, Yezu abacira umugani kuko yari ageze bugufi bw'i Yeruzalemu, kandi batekerezaga ko ubwami bw'Imana bugiye kwerekanwa uwo mwanya. Aravuga ati: “Habayeho umuntu w'impfura wagiye mu gihugu cya kure, kugira ngo yimikirweyo byarangira akagaruka. Nuko ahamagara icumi mu bagaragu be, buri wese amubitsa igikoroto cy'izahabu maze arababwira ati: ‘Mubicuruze kugeza igihe nzagarukira.’ Icyakora abaturage bo mu gihugu cye baramwangaga. Nuko bamukurikiza intumwa zivuga ziti: ‘Ntidushaka ko uwo mugabo atubera umwami.’ “Amaze kwimikwa aragaruka, ahamagaza ba bagaragu yari yarabikije imari ye, kugira ngo amenye icyo bungutse. Uwa mbere ahingutse aravuga ati: ‘Nyagasani, igikoroto cyawe cyungutse ibindi icumi.’ Na we ni ko kumubwira ati: ‘Nuko nuko mugaragu mwiza, ubwo wabaye indahemuka ku kintu gito, ugabanye imijyi icumi.’ Uwa kabiri araza aravuga ati: ‘Nyagasani, igikoroto cyawe cyungutse ibindi bitanu.’ Na we aramubwira ati: ‘Nawe ba umutware w'imijyi itanu.’ “Nuko undi araza ati: ‘Nyagasani, ngiki igikoroto cyawe! Nakibitse mu gitambaro, mbitewe no kugutinya kuko uri umunyamwaga, utwara ibyo utabitse kandi ugasarura ibyo utabibye.’ Umwami aramusubiza ati: ‘Wa mugaragu mubi we, utsinzwe n'ibyo wivugiye. Harya ngo wari uzi ko ndi umunyamwaga, ngatwara ibyo ntabitse kandi ngasarura ibyo ntabibye! None se kuki imari yanjye utayishyize mu isanduku yo kuzigama? Aho ngarukiye mba nyishubijwe hamwe n'inyungu yayo.’ “Nuko abwira abari bahagaze aho ati: ‘Nimumwake icyo gikoroto mu gihe ufite icumi.’ Baramubwira bati: ‘Ariko se Nyagasani, ko afite ibikoroto icumi!’ Umwami ati: ‘Reka mbabwire: ufite wese azongererwa, naho udafite na busa azakwa n'utwo yaririragaho. Naho ba banzi banjye batashakaga ko mbabera umwami, nimubazane hano mubicire imbere yanjye.’ ” Yezu amaze kubabwira ibyo, abarangaza imbere bagana i Yeruzalemu. Nuko yegereye i Betifage n'i Betaniya ku Musozi w'Iminzenze, atuma babiri mu bigishwa be ati: “Mujye muri ziriya ngo, nimuhagera murabona icyana cy'indogobe kiziritse kitigeze giheka umuntu, mukiziture mukinzanire. Nihagira ubabaza ati: ‘Murakiziturira iki?’ mumubwire muti: ‘Ni Databuja ugikeneye.’ ” Nuko izo ntumwa ziragenda, zibibona uko yari yabivuze. Bakizitura cya cyana cy'indogobe, bene cyo barazibaza bati: “Murakiziturira iki?” Ni ko kubasubiza bati: “Ni Databuja ugikeneye.” Nuko bakizanira Yezu, bakiramburaho imyitero yabo maze bakimwicazaho. Akigenda abantu barambura imyitero yabo mu nzira. Ageze ahamanuka ku Musozi w'Iminzenze, imbaga nyamwinshi y'abigishwa be batangira kwishima no gusingiza Imana baranguruye ijwi, kubera ibitangaza byose bari babonye, bakavuga bati: “Hasingizwe Umwami uje mu izina rya Nyagasani! Amahoro n'ikuzo bisagambe mu ijuru ahasumba ahandi!” Nuko Abafarizayi bamwe bari muri iyo mbaga baramubwira bati: “Mwigisha, cecekesha abigishwa bawe.” Ni ko kubasubiza ati: “Reka mbabwire: n'iyo aba baceceka, amabuye yo yatera hejuru.” Ageze hafi y'umurwa arawitegereza, maze arawuririra ati: “Iyaba uyu munsi wamenyaga ibyaguhesha amahoro! Nyamara na n'ubu urabihishwe. Hazaza iminsi abanzi bawe bazakugote bubaka ibikwa byo kuririraho inkuta, bagutangatange impande zose. Bazagutsembana n'abagutuye, ntibazagusigira n'ibuye rigeretse ku rindi kuko utamenye igihe Imana yakugendereye.” Hanyuma Yezu yinjira mu rugo rw'Ingoro y'Imana, atangira kwirukanamo abacuruzaga. Arababwira ati: “Ibyanditswe biravuga ngo ‘Inzu yanjye izaba Inzu yo gusengeramo’, naho mwe mwayigize indiri y'abajura.” Nuko buri munsi akigishiriza mu rugo rw'Ingoro y'Imana. Abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko, kimwe n'abahagarariye rubanda bagashaka kumwicisha, nyamara ntibabone aho bamuturuka kuko rubanda rwose bari batwawe no kumva ibyo avuga. Umunsi umwe Yezu yigishirizaga rubanda mu rugo rw'Ingoro y'Imana atangaza Ubutumwa bwiza, abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko hamwe n'abakuru b'imiryango baramusanga, baramubwira bati: “Tubwire aho uvana ubushobozi bwo gukora ibyo ukora, utubwire n'uwabuguhaye uwo ari we.” Arabasubiza ati: “Nanjye reka mbabaze munsubize. Mbese Yohani yatumwe n'Imana kubatiza, cyangwa se yatumwe n'abantu?” Batangira kubwirana bati: “Nituvuga ko yatumwe n'Imana, aratubaza ati: ‘Kuki mutamwemeye?’ Na none kandi nituvuga ko yatumwe n'abantu, rubanda rwose ruradutera amabuye, kuko bemera rwose ko Yohani yari umuhanuzi.” Nuko baramusubiza bati: “Ntitubizi.” Yezu ni ko kubabwira ati: “Nanjye rero simbabwiye aho nkura ubushobozi bwo gukora ibyo nkora.” Hanyuma acira rubanda uyu mugani ati: “Habayeho umugabo wateye ibiti by'imizabibu, umurima awātira abahinzi maze ajya mu rugendo arumaramo iminsi. Igihe kigeze atuma umugaragu kuri ba bahinzi, kugira ngo bamuhe icyatamurima ku mbuto z'imizabibu. Nuko abo bahinzi baramuhondagura bamwohereza amāra masa. Nyir'imizabibu yongera kubatumaho undi mugaragu, uwo na we baramuhondagura, bamukorera ibya mfura mbi bamwohereza amāra masa. Nuko yohereza uwa gatatu, uwo na we baramukomeretsa kandi baramwirukana. Nyir'imizabibu ni ko kwibaza ati: ‘Ubu se ngire nte? Reka nohereze umwana wanjye nkunda cyane, ahari we ntibazamwubahuka.’ Abahinzi babonye uwo mwana bajya inama bati: ‘Dore uwarazwe ibintu araje! Nimuze tumwice kugira ngo byose bibe ibyacu!’ Nuko bamukurubana inyuma y'uruzitiro baramwica. “Mbese mubona nyir'imizabibu azagenza ate abo bahinzi? Azaza abatsembe maze imizabibu ayishyiremo abandi.” Abantu bumvise ibyo baravuga bati: “Ntibikabeho!” Yezu arabitegereza maze arababwira ati: “Mbese ibi byanditswe bivuga iki ngo ‘Ibuye abubatsi banze, ni ryo ryabaye insanganyarukuta’? Umuntu wese uzagwa kuri iryo buye azavunagurika, ariko uwo rizagwira rizamujanjagura.” Nuko abigishamategeko n'abakuru bo mu batambyi bashaka kumufata ako kanya, nyamara batinya rubanda. Bari bumvise neza ko ari bo Yezu yerekezagaho muri uwo mugani. Bamugendaho maze bohereza abantu bo kumugenza bigize nk'intungane, kugira ngo bamufatire mu byo avuga babone uko bamugabiza Umutegetsi w'Umunyaroma, ngo amucire urubanza. Nuko abo baramubaza bati: “Mwigisha, tuzi ko uvuga kandi ukigisha ibitunganye, byongeye kandi ufata abantu bose kimwe, ukigisha inzira y'Imana mu kuri. Mbese ni ngombwa ko dutanga umusoro w'umwami w'i Roma, cyangwa si ngombwa?” Yezu amenya uburiganya bwabo arababwira ati: “Nimunyereke igiceri. Mbese iyi shusho n'iri zina biriho ni ibya nde?” Baramusubiza bati: “Ni iby'umwami w'i Roma.” Arababwira ati: “Nuko rero iby'umwami w'i Roma mubihe umwami w'i Roma, n'iby'Imana mubihe Imana.” Babura uko bamufatira mu magambo imbere ya rubanda. Batangazwa n'igisubizo cye barinumira. Bamwe mu Basaduseyi (abo ni bo bavugaga ko kuzuka bitabaho), basanga Yezu baramubwira bati: “Mwigisha, Musa yatwandikiye iri tegeko ngo umuntu napfa asize umugore we batabyaranye, umugabo wabo ajye amucyura acikure nyakwigendera. Habayeho rero abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore maze apfa adasize umwana. Uwa kabiri acyura uwo mupfakazi na we biba bityo, n'uwa gatatu amucyuye biba bityo. Bose uko ari barindwi bapfa ntawe umubyayeho umwana. Amaherezo umugore na we arapfa. Mbese igihe abantu bazazuka, uwo mugore azaba muka nde ko bose uko ari barindwi bazaba baramutunze?” Yezu arabasubiza ati: “Ab'iyi si ni bo bagira abagore cyangwa abagabo. Nyamara abo Imana izasanga bakwiriye kuzuka bakabaho mu yindi si izaza, ntibazagira abagore cyangwa abagabo. Baba batagipfa ukundi kuko baba bameze nk'abamarayika, baba ari abana b'Imana babikesha kuzuka. Musa na we yerekanye neza ko abapfuye bazazuka ubwo yari kuri cya gihuru, akita Nyagasani Imana ya Aburahamu n'Imana ya Izaki n'Imana ya Yakobo. Erega Imana si iy'abapfuye, ahubwo ni iy'abazima kuko kuri yo bose baba ari bazima!” Bamwe mu bigishamategeko baramubwira bati: “Mwigisha, uvuze neza.” Kuva ubwo ntibatinyuka kugira ikindi bamubaza. Yezu arababaza ati: “Ni iki gituma bavuga ko Kristo ari umwana wa Dawidi? Dawidi ubwe yavuze mu gitabo cya Zaburi ati: ‘Nyagasani yabwiye Umwami wanjye ati: “Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye, nanjye nzahindura abanzi bawe nk'akabaho ukandagizaho ibirenge.” ’ None se ubwo Dawidi ubwe yita Kristo umwami we, Kristo yaba ate kandi umwana we?” Yezu abwira abigishwa be rubanda rwose rwumva ati: “Murajye mwirinda abigishamategeko, bakunda gutembera bambaye amakanzu meza no kubona baramukirizwa aho abantu bateraniye. Bakunda kandi guhabwa intebe z'icyubahiro mu nsengero n'ibyicaro by'imbere aho batumiwe. Barya ingo z'abapfakazi nyamara bakiha kuvuga amasengesho y'urudaca. Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi.” Yezu yubuye amaso, abona abakire bashyira amaturo yabo mu bubiko bwo mu rugo rw'Ingoro y'Imana, abona n'umupfakazi w'umukene ashyiramo uduceri tubiri gusa. Nuko aravuga ati: “Ndababwiza ukuri, uriya mupfakazi w'umukene arushije abandi bose gutura. Bariya bose batanze ku bibasagutse, naho we yatanze ibyari bimutunze byose.” Bamwe barataga Ingoro y'Imana bavuga uburyo yubatswe n'amabuye meza, kandi irimbishijwe ibintu byatuwe Imana. Ariko Yezu aravuga ati: “Hari igihe biriya byose mureba bizasenywa, ntihagire n'ibuye risigara rigeretse ku rindi!” Baramubaza bati: “Mwigisha, ibyo bizaba ryari kandi ni ikihe kimenyetso kizerekana ko bigiye kuba?” Yezu aravuga ati: “Muramenye ntimuzayobe, kuko hazaduka benshi biyita izina ryanjye bavuga bati: ‘Ni jye Kristo’, kandi bati ‘Igihe kiregereje!’ Ntimuzabakurikire. Nimwumva urusaku rw'intambara n'imyivumbagatanyo ntimuzakuke umutima, kuko ibyo bigomba kubanza kubaho ariko iherezo rya byose ntirizahita riba.” Yungamo ati: “Igihugu kizarwana n'ikindi, kandi umwami atere undi mwami. Hazabaho imitingito ikaze kandi hirya no hino hatere inzara n'ibyorezo. Hazabaho n'ibiteye ubwoba n'ibimenyetso bikomeye bivuye mu ijuru. Ariko mbere y'ibyo byose bazabafata babatoteze, babajyane mu nsengero zabo kugira ngo babacire iteka, maze babarohe muri gereza. Bazabashyikiriza abami n'abategetsi ari jye muhōrwa. Ibyo bizatuma mumbera abagabo. Ntimuzirirwe mubunza imitima mbere y'igihe mushaka icyo mwireguza. Ni jyewe uzabihera ubushobozi bwo kumenya icyo mukwiye kuvuga, kandi ababarwanya bose ntibazashobora kugitsinda cyangwa kukivuguruza. Muzagambanirwa n'ababyeyi banyu n'abo muva inda imwe na bene wanyu n'incuti zanyu, ndetse bamwe muri mwe bazabica. Muzangwa na bose babampōra. Nyamara nta gasatsi na kamwe kazapfuka ku mitwe yanyu. Nimwihangana ni bwo muzarokora ubugingo bwanyu. “Ubwo muzabona Yeruzalemu igoswe n'ingabo, muzamenye ko igiye kurimbuka bidatinze. Icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi. Abo bizasanga mu mujyi rwagati bazawuvemo, naho abazaba bari mu cyaro ntibazagaruke mu mujyi, kuko iminsi yo guhana abagomeye Imana izaba igeze, ngo bibe nk'uko Ibyanditswe byose bivuga. Hagowe abazaba batwite cyangwa bonsa muri iyo minsi, kuko hazabaho umubabaro ukaze muri iki gihugu, kandi uburakari bw'Imana buzaba ku baturage bacyo. Bazashirira ku nkota, abandi bajyanwe ho iminyago mu mahanga yose, Yeruzalemu iribatwe n'abanyamahanga kugeza igihe barangirije ibyabazanye. “Hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri. Naho ku isi amahanga azakuka umutima ashoberwe, kubera urusaku rw'inyanja no guhorera kwayo. Abantu bazicwa n'ubwoba bategereje ibigiye kuba ku isi, kuko n'ibinyabubasha byo mu ijuru bizahungabana. Ubwo ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje mu gicu, afite ububasha n'ikuzo ryinshi. Nuko ibyo nibitangira kuba, muzahagarare mukomere kuko gutabarwa kwanyu kuzaba kwegereje.” Nuko Yezu abaha ikigereranyo ati: “Mwitegereze umutini n'ibindi biti byose. Iyo mubonye bitoshye, muhita mumenya ko impeshyi yegereje. Ni na ko rero igihe muzabona ibyo nababwiye bibaye, muzamenya ko ubwami bw'Imana bwegereje. Ndababwira nkomeje ko ab'iki gihe batazashiraho ibyo byose bitabaye. Ijuru n'isi bizashira ariko amagambo yanjye azahoraho. “Nuko rero muririnde, ntimureke imitima yanyu iremererwa n'ivutu n'ubusinzi no guhihibikanwa n'iby'isi, ejo uwo munsi utabagwa gitumo nk'umutego, kuko uzatungura abaturage bose bo ku isi uko yakabaye. Nuko rero murabe maso, muhore musenga kugira ngo muzabashe kurokoka ibyo byose byenda kuba, no guhagarara imbere y'Umwana w'umuntu.” Yezu yirirwaga yigishiriza mu rugo rw'Ingoro y'Imana, bwagoroba akavayo akajya kurara ku Musozi w'Iminzenze, abantu bose bakazindukira mu rugo rw'Ingoro y'Imana kumwumva. Iminsi mikuru y'imigati idasembuye ari na yo bita Pasika y'Abayahudi yari yegereje. Abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko bashakaga uburyo bakwicisha Yezu, ariko bagatinya rubanda. Nuko Satani yinjira muri Yuda bītaga Isikariyoti, umwe mu bigishwa cumi na babiri. Ajya kuvugana n'abakuru bo mu batambyi n'abatware b'abarinzi b'Ingoro y'Imana, bumvikana uburyo azabashyikiriza Yezu. Baranezerwa bamusezeranya amafaranga. Nuko Yuda arabyemera, asigara ashaka igihe gikwiriye cyo kumubashyikiriza rubanda batabizi. Ku munsi wa mbere w'iminsi mikuru y'Imigati idasembuye, ari wo babāgagaho umwana w'intama wa Pasika, Yezu atuma Petero na Yohani ati: “Nimugende mudutegurire ifunguro rya Pasika turi busangire.” Baramubaza bati: “Urashaka ko turitegurira hehe?” Arabasubiza ati: “Nimugera mu mujyi muraza guhura n'umugabo wikoreye ikibindi cy'amazi, mumukurikire mu nzu ari bwinjiremo. Nuko mubwire nyir'inzu muti ‘Umwigisha aravuze ngo utwereke icyumba ari busangiriremo n'abigishwa be ifunguro rya Pasika.’ Uwo muntu ari bubereke icyumba kigari mu igorofa yo hejuru kirimo ibyicaro, abe ari ho mutunganyiriza ifunguro rya Pasika.” Baragenda basanga ari nk'uko yabibabwiye, maze bategura ifunguro rya Pasika. Igihe kigeze, Yezu yicarana n'Intumwa ze barafungura. Arababwira ati: “Mbega ukuntu nifuje gusangira namwe iby'uyu Munsi wa Pasika ntarababazwa! Ndabamenyesha ko ntazongera kurya ifunguro rya Pasika, kugeza igihe icyo rishushanya kizaba gisohojwe mu bwami bw'Imana.” Nuko afata igikombe, ashimira Imana aravuga ati: “Nimwakire musangire! Mbabwire kandi: kuva ubu sinzongera kunywa divayi kugeza igihe Imana izaba ishinze ubwami bwayo.” Hanyuma afata umugati, amaze gushimira Imana arawumanyura, arawubahereza ati: “Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.” Bamaze gufungura afata n'igikombe aravuga ati: “Iki gikombe ni Isezerano rishya Imana igiranye n'abayo, rikaba ryemejwe n'amaraso yanjye amenwe ku bwanyu. Nyamara dore ungambanira ari hano, turi kumwe ku meza. Koko Umwana w'umuntu agiye gupfa nk'uko Imana yabigennye. Nyamara ugiye kumugambanira azabona ishyano.” Nuko batangira kubazanya ugiye gukora ibyo uwo ari we. Abigishwa ba Yezu batangira kujya impaka bibaza umukuru muri bo. Nuko Yezu arababwira ati: “Abami b'amahanga bayatwaza igitugu, kandi abayategeka bakunda kwitwa abagiraneza. Ariko mwebwe ntimukagenze mutyo. Ahubwo umukuru muri mwe ajye agenza nk'umuto, kandi utegeka ajye amera nk'ukorera abandi. Mbese ye, umukuru ni uwuhe, ni uri ku meza afungura cyangwa ni umuhereza? Ese si uri ku meza? Jyewe rero ndi muri mwe meze nk'ubahereza. Icyakora ni mwebwe mutantereranye igihe nageragezwaga. Nuko rero mbateganyirije ubwami nk'uko nanjye Data yabunteganyirije, kugira ngo muzarye kandi munywe dusangirira mu bwami bwanjye, maze mwicare ku ntebe za cyami mucire imanza imiryango cumi n'ibiri y'Abisiraheli.” Nuko abwira Petero ati: “Yewe ga Simoni! Satani yabasabye Imana ngo abashungure nk'uko bashungura ingano. Icyakora wowe nagusabiye ku Mana kugira ngo utareka kunyizera, kandi numara kungarukira uzakomeze abavandimwe bawe.” Petero aramubwira ati: “Nyagasani, jyewe niyemeje kujyana nawe, naho nafunganwa nawe ndetse naho napfana nawe.” Yezu aramusubiza ati: “Petero, reka nkubwire: iri joro inkoko ntiri bubike utaranyihakana gatatu.” Hanyuma Yezu arababaza ati: “Ubwo nabatumaga nta mafaranga mufite, nta mufuka nta n'inkweto, mbese hari icyo mwabuze?” Baramusubiza bati: “Nta cyo.” Nuko arababwira ati: “Noneho rero ufite amafaranga ayajyane, ufite umufuka na we awujyane, kandi udafite inkota agurishe umwitero we ayigure. Ibyanditswe biravuga ngo: ‘Yashyizwe mu mubare w'abagome.’ Dore mbabwire: ibyo byanditswe bigomba kumbaho, kuko ibyamvuzweho biri hafi kuba.” Baravuga bati: “Nyagasani, ngizi inkota ebyiri!” Na we arababwira ati: “Zirahagije.” Nuko Yezu arasohoka ajya ku Musozi w'Iminzenze nk'uko yari asanzwe abigenza, n'abigishwa be baramukurikira. Ahageze arababwira ati: “Nimusenge mutagwa mu bishuko.” Hanyuma arabītarura ajya nk'aho umuntu yatera ibuye, arapfukama arasenga ati: “Data, niba ubishaka igiza kure yanjye iki gikombe cy'umubabaro. Icyakora bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.” [ Nuko umumarayika ava mu ijuru, abonekera Yezu aramukomeza. Yari yashegeshwe n'ishavu, bituma arushaho gusenga cyane. Abira ibyuya bisa n'amaraso atonyanga.] Amaze gusenga, arahaguruka asubira aho abigishwa be bari, asanga basinziriye kubera agahinda. Nuko arababwira ati: “Ko musinziriye? Nimubyuke musenge kugira ngo mutagwa mu bishuko.” Akivuga ibyo haza igitero cy'abantu. Uwitwaga Yuda, umwe muri ba bigishwa cumi na babiri yari abarangaje imbere, yegera Yezu ngo amusome. Yezu aramubaza ati: “Ni ko se Yuda, uragambanira Umwana w'umuntu umusoma?” Abari kumwe na Yezu babonye ibigiye kuba, baramubaza bati: “Nyagasani, mbese dukure inkota turwane?” Ndetse umwe muri bo akubita inkota umugaragu w'Umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw'iburyo. Yezu arababwira ati: “Nimusigeho!” Nuko akora uwo mugaragu ku gutwi aramukiza. Hanyuma Yezu abaza abakuru bo mu batambyi n'abatware b'abarinzi b'Ingoro y'Imana, n'abakuru b'imiryango bari baje kumufata ati: “Kuki muje mwitwaje inkota n'amahiri nk'abaje gufata igisambo? Iminsi yose nahoranaga namwe mu rugo rw'Ingoro y'Imana, ntimugire icyo munkoraho. None iki gihe ni icyanyu kuko ari icy'ububasha bw'ikibi.” Bafata Yezu baramujyana bamugeza mu nzu y'Umutambyi mukuru, Petero amukurikirira kure. Nuko bacana umuriro hagati mu rugo bicara bawukikije, na Petero yicarana na bo. Mu gihe Petero yicaye aho hafi y'umuriro, umuja aramwitegereza aravuga ati: “Uriya na we yari kumwe na Yezu.” Petero arabihakana ati: “Reka simuzi wa mugore we!” Hashize akanya gato, undi muntu abonye Petero aravuga ati: “Nawe uri uwo muri bo!” Ariko Petero aramusubiza ati: “Reka wa mugabo we, sindi uwo muri bo!” Haza guhita nk'isaha, undi muntu avuga akomeje ati: “Ni impamo uyu muntu na we yari kumwe na Yezu. Dore ni n'Umunyagalileya!” Petero arasubiza ati: “Wa mugabo we, icyo ushaka kuvuga sinkizi!” Akivuga atyo inkoko irabika. Nuko Nyagasani arahindukira yitegereza Petero, maze Petero yibuka ijambo Nyagasani yari yamubwiye agira ati: “iri joro, inkoko ntiri bubike utaranyihakana gatatu.” Nuko asohoka ashavuye, ararira cyane. Abantu bari barinze Yezu baramunnyega ari na ko bamukubita, bakamupfuka mu maso bakavuga bati: “Hanura, ni nde ugukubise?” Nuko bakomeza kumutuka ibitutsi byinshi. Bumaze gucya, abagize urukiko rw'ikirenga ari bo bakuru b'imiryango y'Abayahudi, n'abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko baraterana. Bahamagaza Yezu baramubwira bati: “Niba uri Kristo bitubwire!” Yezu arabasubiza ati: “Naho nabibabwira nte ntimwanyemera. Ikindi kandi, ningira icyo mbabaza ntabwo muri bunsubize. Nyamara mu gihe gito Umwana w'umuntu agiye kwicara ku ntebe ya cyami, iburyo bw'Imana Nyirububasha.” Nuko bose baramubaza bati: “Ni wowe rero Mwana w'Imana?” Arabasubiza ati: “Murabyivugiye ndi we.” Nuko baravuga bati: “Turacyashaka abagabo b'iki se kandi, ko abivuze ubwe twiyumvira!” Hanyuma bose barahaguruka bajyana Yezu kwa Pilato. Batangira kumurega bagira bati: “Twasanze uyu muntu agomesha rubanda, ababuza gutanga umusoro w'umwami w'i Roma, kandi yiyita Umwami Kristo.” Pilato aramubaza ati: “Ni wowe mwami w'Abayahudi?” Yezu aramusubiza ati: “Urabyivugiye.” Pilato abwira abakuru bo mu batambyi n'imbaga y'abantu bari aho ati: “Ndabona uyu muntu nta cyaha kimuhama.” Ariko bo bahatiriza bagira bati: “Yagomesheje rubanda muri Yudeya yose kubera ibyo yigisha, yari yahereye muri Galileya mbere yo kugera n'ino aha.” Pilato yumvise ibyo abaza ko Yezu ari Umunyagalileya. Amenye rero ko ari uwo mu bwatsi bwa Herodi, aramumwoherereza kuko Herodi na we yari i Yeruzalemu muri iyo minsi. Herodi yishimira cyane kubona Yezu, kuko kuva kera yabyifuzaga kubera ibyo yamwumvagaho. Ikindi kandi yari afite amatsiko yo kubona aho Yezu akora igitangaza kimuranga. Amubaza byinshi ariko Yezu ntiyagira icyo amusubiza. Abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko bari bahagaze aho bamurega ibirego bikomeye. Herodi n'abasirikari be baramusuzugura baramushinyagurira, bamwambika umwenda ubengerana maze bamusubiza kwa Pilato. Uwo munsi Pilato na Herodi baruzura, kandi bari basanzwe batumvikana. Pilato atumiza abakuru bo mu batambyi n'abandi bakuru b'Abayahudi na rubanda. Arababwira ati: “Mwanzaniye uyu muntu muvuga ko agomesha rubanda. None dore maze kumubariza imbere yanyu, sinagira icyaha mubonaho kimuhama mu byo mwamureze. Herodi na we ni uko kuko yamutugaruriye. None rero uyu muntu nta cyo yakoze gikwiriye kumwicisha, ngiye kumuhana maze murekure.” [ Ubusanzwe Pilato yagombaga kubarekurira imfungwa imwe ku munsi mukuru wa Pasika.] Nuko bose basakuriza icyarimwe bati: “Tanga uwo muntu apfe, ahubwo uturekurire Baraba!” (Baraba uwo yari yarafungiwe imyivumbagatanyo yari yarabaye mu mujyi igahitana umuntu.) Pilato yongera kubavugisha, ashaka uburyo yarekura Yezu. Ariko bo barasakuza bati: “Mutange abambwe ku musaraba! Nabambwe!” Pilato arongera ababaza ubwa gatatu ati: “Kuki? Ikibi yakoze ni ikihe ko nta cyo mubonyeho gikwiriye kumwicisha? Nuko rero nimara kumuhana ndamurekura.” Ariko barushaho gusakabaka basaba ko Yezu abambwa. Bakomeje gusakuza cyane, Pilato ahitamo kubemerera ibyo bifuzaga. Abarekurira uwo bashakaga wari warafunzwe azira ubugome n'ubwicanyi. Naho Yezu aramutanga ngo agenzwe uko bashaka. Abasirikari bajyanye Yezu bafata uwitwa Simoni w'i Sirene wiviraga mu cyaro bamukorera umusaraba, bamutegeka kugenda inyuma ya Yezu awuhetse. Yezu yari akurikiwe n'imbaga nyamwinshi ya rubanda, irimo abagore baborogaga bamuririra. Nuko Yezu arahindukira arababwira ati: “Bagore b'i Yeruzalemu, mwindirira ahubwo nimwiririre, muririre n'abana banyu! Dore hagiye kuza igihe bazavuga bati: ‘Hahirwa ingumba n'inda zitigeze zibyara n'amabere atigeze yonsa.’ Ubwo ni bwo bazatangira kubwira imisozi bati: ‘Nimutugwire’, babwire n'udusozi bati: ‘Nimuduhishe!’ None se ubwo bagenje batyo igiti kibisi, icyumye cyo bizakigendekera bite?” Bari bajyanye kandi n'abandi bantu babiri b'abagizi ba nabi, kugira ngo bicanwe na Yezu. Abasirikari bageze ahantu hitiriwe igihanga, babamba Yezu ku musaraba kimwe na ba bagizi ba nabi, umwe iburyo bwe undi ibumoso. Yezu aravuga ati: “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.” Bigabanya imyambaro ye bakoresheje ubufindo. Rubanda bari bahagaze aho bareba, abatware b'Abayahudi bakamushungera bavuga bati: “Yakijije abandi ngaho na we niyikize, niba ari we Kristo watoranyijwe n'Imana.” Abasirikari na bo baramushinyagurira, baramwegera bamuha divayi isharira bagira bati: “Niba uri Umwami w'Abayahudi ngaho ikize turebe!” Hejuru ye hari hamanitse itangazo rivuga ngo “Uyu ni Umwami w'Abayahudi.” Umwe mu bagizi ba nabi bari babambanywe aramukoba ati: “Si wowe Kristo? Ngaho ikize natwe udukize!” Ariko mugenzi we aramucyaha ati: “Mbese nta n'ubwo utinya Imana, kubona uhawe igihano kimwe n'icye? Twebweho kiradukwiye kuko duhōwe ibyo twakoze, naho uyu we nta cyaha afite.” Nuko aravuga ati: “Yezu, uranyiyibukire nugera mu bwami bwawe!” Yezu ni ko kumusubiza ati: “Ni ukuri uyu munsi turaba turi kumwe muri paradiso.” Ahagana mu masaa sita, mu gihugu cyose hacura umwijima kugeza isaa cyenda. Izuba rirazima, no mu Ngoro y'Imana umwenda wakingirizaga Icyumba kizira inenge cyane utabukamo kabiri. Yezu avuga aranguruye ati: “Data, nishyize mu maboko yawe.” Akimara kuvuga atyo avamo umwuka. Umukapiteni w'abasirikari bari aho abonye ibibaye, asingiza Imana avuga ati: “Mu by'ukuri, uyu muntu yari umwere!” Nuko abantu bose bari bateraniye aho barēbēra, babonye ibibaye barikubura bataha bitangiriye itama. Abari baziranye na Yezu bose barimo abagore bamuherekeje kuva muri Galileya, babireberaga kure. Ajya kwa Pilato amusaba umurambo wa Yezu. Nuko awumanura ku musaraba awuhambira mu mwenda wera, awurambika mu mva yari yarakorogoshowe mu rutare, iyo mva yari itarahambwamo. Wari umunsi w'imyiteguro, isabato yari igiye gutangira. Abagore bari bavanye na Yezu muri Galileya baherekeza Yozefu, bitegereza imva n'uburyo umurambo ushyinguwe. Nuko basubirayo bategura amarashi n'andi mavuta ahumura neza, byo kuzasīga umurambo. Ku munsi w'isabato bararuhuka nk'uko Amategeko abivuga. Kare mu museke ku cyumweru ari wo munsi wa mbere, ba bagore bajya ku mva bajyanye ya mavuta ahumura neza bateguye. Basanga ibuye ryari rikinze imva rihirikiwe hirya. Binjiramo ariko ntibasangamo umurambo wa Nyagasani Yezu. Babibonye batyo bagwa mu kantu. Ako kanya abagabo babiri bambaye imyenda irabagirana barababonekera. Abagore bagira ubwoba bwinshi bubika amaso bareba hasi, ariko abo bagabo barababwira bati: “Ni kuki mushakira umuntu muzima mu bapfuye? Ntari hano yazutse. Mwibuke ibyo yababwiye akiri muri Galileya agira ati: ‘Umwana w'umuntu agomba kugabizwa abagizi ba nabi, akabambwa ku musaraba maze ku munsi wa gatatu akazuka.’ ” Ni bwo bibutse ibyo Yezu yari yaravuze. Bava ku mva barataha, ibyabaye byose babimenyesha abigishwa cumi n'umwe n'abandi bose. Ababibwiye Intumwa za Yezu ni aba: Mariya w'i Magadala na Yowana, na Mariya nyina wa Yakobo n'abandi bagore bagenzi babo. Ariko Intumwa zumva ko ibyo abo bagore bazibwiye ari uburondogozi ntizabyemera. Nyamara Petero we arahaguruka, ariruka ajya ku mva. Nuko arunama ngo aroremo, ntiyagira ikindi abona uretse imyenda yari yarazingiwemo umurambo yonyine. Hanyuma asubira imuhira atangarira ibyabaye. Na none kuri uwo munsi, babiri mu bigishwa ba Yezu bajyaga ku murenge witwa Emawusi, kuva i Yeruzalemu kugerayo hari nka kirometero cumi n'imwe. Bagenda baganira ku byabaye muri iyo minsi. Bakivugana babyibazaho, Yezu ubwe arabegera ajyana na bo. Baramureba ariko baba nk'impumyi ntibamumenya. Yezu arababaza ati: “Mbese muragenda muganira ku byerekeye iki?” Nuko bahagarara bijimye. Umwe muri bo witwaga Kileyopa aramubaza ati: “Ni wowe wenyine i Yeruzalemu utazi ibyahabaye muri iyi minsi?” Arababaza ati: “Ni ibiki byahabaye?” Baramusubiza ati: “Ibyabaye kuri Yezu w'i Nazareti. Uwo muntu yari umuhanuzi ufite ububasha mu byo yakoraga no mu byo yavugaga, ku buryo Imana yamwemeraga n'abantu bose bakamwemera. Twavuganaga n'ukuntu abakuru bo mu batambyi n'abayobozi bacu batanze uwo muntu ngo acirwe urwo gupfa, maze bakamubamba ku musaraba. Twiringiraga ko ari we uzavana Abisiraheli mu buja. Uretse n'ibyo, dore uyu ni umunsi wa gatatu ibyo bibaye. Icyakora abagore bamwe bo muri twe badutangaje, ngo bazindukiye ku mva ntibabona umurambo we. Hanyuma baza batubwira ko abamarayika bababonekeye, bakabamenyesha ko ari muzima. Ndetse bamwe muri twe bagiye ku mva basanga ibintu bimeze uko abo abagore bari babivuze, ariko we ntibamubona.” Yezu aherako arababwira ati: “Mwa bapfu mwe mutinda kwemera ibyo abahanuzi bavuze byose! None se ntibyari ngombwa ko Kristo ababazwa ako kageni, agapfa kugira ngo abone guhabwa ikuzo rimugenewe?” Nuko ahera ku bitabo bya Musa no ku by'abahanuzi bose, abasobanurira ibimwerekeyeho akoresheje Ibyanditswe byose. Bageze hafi y'umurenge abo babiri bajyagaho, Yezu asa n'ushaka gukomeza urugendo. Ariko baramwinginga bati: “Reka tugumane, dore umunsi uciye ikibu ndetse burije.” Nuko arinjira ngo ararane na bo. Bageze ku meza Yezu afata umugati, ashimira Imana, arawumanyura arawubaha. Ako kanya bamera nk'abahumutse baramumenya, ariko barebye baramubura. Basigara bavugana bati: “Mbese imitima yacu ntiyari ikeye igihe yatuvugishaga turi mu nzira, adusobanurira Ibyanditswe?” Ako kanya barahaguruka basubira i Yeruzalemu, bahasanga ba bandi cumi n'umwe bateranye, hamwe na bagenzi babo bandi. Bumva bavuga bati: “Ni ukuri Nyagasani yazutse, kandi yabonekeye Simoni Petero.” Nuko na bo babatekerereza ibyababayeho mu nzira, n'uburyo bamenye Nyagasani igihe yamanyuraga umugati. Bakivuga ibyo babona Yezu ahagaze hagati yabo, arababwira ati: “Nimugire amahoro!” Barakangarana bashya ubwoba, bakeka ko babonye umuzimu. Ariko arababwira ati: “Ikibakuye umutima ni iki kandi kuki mushidikanya ibyo mureba? Nimwitegereze ibiganza byanjye n'ibirenge byanjye, dore ni jyewe rwose! Nimunkoreho murebe neza! Umuzimu ntagira umubiri n'amagufwa nk'ibyo mumbonana.” Avuze atyo abereka ibiganza bye n'ibirenge bye. Nuko bagitangara kandi bagishidikanya kubera ibinezaneza, arababaza ati: “Mbese nta cyo kurya mufite hano?” Bamuhereza igisate cy'ifi yokeje. Aracyakira akirīra imbere yabo. Nyuma arababwira ati: “Ibyo ni byo nababwiraga nkiri kumwe namwe, ko n'ibyanditswe kuri jye bigomba gushyika byose, ni ukuvuga ibyo mu Mategeko ya Musa n'ibyanditswe n'abahanuzi no muri Zaburi.” Nuko arabajijura kugira ngo basobanukirwe Ibyanditswe. Arababwira ati: “Uko ni ko byanditswe ko Kristo agomba kubabazwa akanapfa, ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye. Byanditswe kandi ko uhereye i Yeruzalemu, abantu bo mu mahanga yose bagomba gutangarizwa mu izina rye ibyo kwihana kugira ngo bababarirwe ibyaha. Ni mwe bagabo bo kubihamya. Kandi nzaboherereza uwo Data yasezeranye, none rero mugume mu mujyi mutegereze gusesurwaho ubwo bubasha buvuye mu ijuru.” Nuko asohokana n'abigishwa be bagera hafi y'i Betaniya, maze arambura amaboko abaha umugisha. Igihe akibaha umugisha, atandukana na bo ajyanwa mu ijuru. Abigishwa baramuramya maze basubira i Yeruzalemu bishimye cyane, bagahora mu rugo rw'Ingoro y'Imana bayisingiza. Mbere ya byose uwitwa Jambo yari ariho. Jambo uwo yari kumwe n'Imana kandi yari Imana. Yari kumwe n'Imana mbere ya byose. Ibintu byose byabayeho kubera we, nta na kimwe cyabayeho kitabimukesha. Muri we harimo ubugingo kandi ubwo bugingo bwari urumuri rw'abantu. Nuko urwo rumuri ruboneshereza mu mwijima, umwijima ntiwarutsinda. Habayeho umuntu watumwe n'Imana akitwa Yohani. Yaje ari umugabo wo guhamya iby'urwo rumuri, kugira ngo atume bose barwemera. Si we wari urumuri ahubwo yazanywe no guhamya ibyarwo. Jambo ni we rumuri nyakuri rwaje ku isi, maze rumurikira umuntu wese. Yari ku isi kandi isi yabayeho kubera we, nyamara isi ntiyamumenya. Yaje mu bye ariko abe ntibamwakira. Nyamara abamwakiriye bose bakemera uwo ari we, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana. Kuba abana b'Imana ntibiva ku buryo busanzwe bwo kubyara, cyangwa ngo biterwe n'icyifuzo cy'umubiri cyangwa n'ubushake bw'umuntu, ahubwo babyarwa n'Imana. Jambo yabaye umuntu aba hagati muri twe, yuzuye ubuntu n'ukuri. Nuko tubona ikuzo rye, ari ryo kuzo Umwana w'ikinege akomora kuri Se. Yohani ahamya ibye ararangurura ati: “Nguyu uwo navugaga nti: ‘Uje nyuma yanjye aranduta kuko yahozeho mbere yanjye.’ ” Twese twahawe ku migisha ye isendereye, kandi tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi. Amategeko yanyujijwe kuri Musa, naho ubuntu n'ukuri byo byaje binyujijwe kuri Yezu Kristo. Nta muntu wigeze abona Imana, ahubwo Umwana w'ikinege uhorana na Se ni we wayimenyekanishije. Dore ibyo Yohani yahamije, ubwo Abayahudi b'i Yeruzalemu batumaga abatambyi n'Abalevi kumubaza bati: “Uri nde?” Abasubiza atishisha aranaberurira ati “Si jye Kristo.” Nuko baramubaza bati: “None se uri nde? Ese uri Eliya?” Ati: “Sindi we.” Baramubaza ati: “Mbese uri wa Muhanuzi?” Ati: “Oya.” Noneho baramubaza bati: “None se uri nde kugira ngo tubone icyo dusubiza abadutumye? Ese ibyawe ubivugaho iki?” Arabasubiza ati: “Ndi urangururira ijwi mu butayu ati: ‘Nimuringanize inzira ya Nyagasani’, nk'uko umuhanuzi Ezayi yabivuze.” Abari batumwe bari abo mu Bafarizayi. Nuko baramubaza bati: “Kuki ubatiza niba utari Kristo cyangwa Eliya, cyangwa wa Muhanuzi?” Yohani arabasubiza ati: “Jyewe mbatirisha amazi, nyamara muri mwe hari uwo mutazi. Yaje nyuma yanjye, ariko ntibinkwiriye no gupfundura agashumi k'urukweto rwe.” Ibyo byabereye i Betaniya, iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani aho Yohani yabatirizaga. Bukeye Yohani abona Yezu aje amusanga, maze aravuga ati: “Dore Umwana w'intama w'Imana ukuraho ibyaha by'abantu bo ku isi! Uyu ni we navugaga nti: ‘Nyuma yanjye haje umuntu unduta, kuko yahozeho mbere yanjye.’ Nanjye mbere sinari nzi uwo ari we, ariko icyatumye nza mbatirisha amazi kwari ukugira ngo agaragarizwe Abisiraheli.” Nuko Yohani arahamya ati: “Nabonye Mwuka w'Imana amanuka ava mu ijuru asa n'inuma, maze aguma kuri we. Jye sinari nzi uwo ari we, ariko Imana yantumye kubatirisha amazi yari yarambwiye iti: ‘Uwo uzabona Mwuka amumanukiyeho maze akamugumaho, ni we ubatirisha Mwuka Muziranenge.’ Narabyiboneye none ndahamya ko uwo ari we Mwana w'Imana.” Bukeye Yohani akaba ahagararanye na babiri mu bigishwa be. Abonye Yezu ahita aravuga ati: “Dore Umwana w'intama w'Imana!” Bumvise avuga atyo, abo bigishwa bombi bahita bakurikira Yezu. Yezu arahindukira abona bamukurikiye, arababaza ati: “Murashaka iki?” Baramusubiza bati: “Rabi (risobanurwa ngo ‘Mwigisha’), ucumbitse he?” Arabasubiza ati: “Nimuze muharebe!” Nuko baragenda babona aho yari acumbitse, maze uwo munsi bagumana na we. Hari mu masaa kumi. Andereya uva inda imwe na Simoni Petero, yari umwe muri babiri bumvise ibyo Yohani avuze maze bagakurikira Yezu. Uwo abanza gushaka umuvandimwe we Simoni, amubonye aramubwira ati: “Twabonye Mesiya” (risobanurwa ngo “Kristo”), maze amugeza kuri Yezu. Yezu amwitegereje aravuga ati: “Uri Simoni mwene Yohani, ariko uzitwa Kefa.” Kefa risobanurwa ngo “Petero ”. Bukeye Yezu yiyemeza kujya muri Galileya, ahura na Filipo aramubwira ati: “Nkurikira!” Filipo yari uw'i Betsayida, iwabo wa Andereya na Petero. Filipo abona Natanayeli aramubwira ati: “Twabonye wa muntu uvugwa mu Mategeko yanditswe na Musa no mu byanditswe n'abahanuzi. Uwo ni Yezu mwene Yozefu w'i Nazareti.” Nuko Natanayeli aramubaza ati: “Mbese hari ikintu cyiza cyakomoka i Nazareti?” Filipo aramusubiza ati: “Ngwino urebe!” Yezu abonye Natanayeli aje amusanga aravuga ati: “Dore Umwisiraheli nyakuri utagira uburiganya.” Natanayeli aramubaza ati: “Wamenye ute?” Yezu aramusubiza ati: “Filipo ataraguhamagara, igihe wari munsi y'igiti cy'umutini nari nakubonye.” Natanayeli aramubwira ati: “Mwigisha, koko ni wowe Mwana w'Imana, ni wowe Mwami w'Abisiraheli.” Yezu ati: “Mbese unyemejwe n'uko nkubwiye nti ‘Nakubonye munsi y'umutini?’ Uzabona ibiruta ibyo.” Nuko yungamo ati: “Ndakubwira nkomeje ko uzabona ijuru rikingutse, ubone n'abamarayika b'Imana bazamukira kandi bamanukira ku Mwana w'umuntu.” Ku munsi wa gatatu haba ubukwe i Kana ho muri Galileya, na nyina wa Yezu yari aburimo, Yezu n'abigishwa be na bo bari babutumiwemo. Nuko nyina wa Yezu abonye ko divayi ishize aramubwira ati: “Nta divayi bagifite.” Yezu aramusubiza ati: “Mubyeyi, ibyo ubinzanyemo ute? Igihe cyanjye ntikiragera.” Nyina abwira abahereza ati: “Icyo ababwira cyose mugikore.” Aho hari intango esheshatu zibajwe mu mabuye zashyiriweho umuhango wa kiyahudi wo kwihumanura, buri ntango ikuzuzwa n'ibibindi bivoma nka bine cyangwa bitanu. Yezu arababwira ati: “Nimwuzuze izo ntango amazi.” Barazuzuza bageza ku rugara. Hanyuma arababwira ati: “Noneho nimudahe mushyīre umusangwa mukuru.” Baramushyīra. Umusangwa mukuru asogongera ayo mazi yamaze guhinduka divayi ntiyamenya aho iturutse, icyakora abahereza bari badashye amazi bo bari bahazi. Nuko ahamagara umukwe aramubwira ati: “Ubusanzwe umuntu wese abanza gutanga divayi nziza, hanyuma abantu bamara guhaga, akazana itari nziza nk'iya mbere, naho wowe wagumanye inziza kugeza magingo aya!” Icyo gitangaza kimuranga Yezu yagikoze i Kana ho muri Galileya, kiba icya mbere yakoze kigaragaza ikuzo rye. Ni cyo cyatumye abigishwa be bamwemera. Hanyuma aramanuka agera i Kafarinawumu, we na nyina n'abavandimwe be n'abigishwa be bahamara igihe gito. Umunsi wa Pasika y'Abayahudi wegereje, Yezu ajya i Yeruzalemu. Ageze mu rugo rw'Ingoro y'Imana ahasanga abacuruzaga inka n'intama n'inuma, n'abari bicaye bavunja amafaranga. Abohekanya imigozi ayigira nk'ikiboko bose abamenesha mu rugo rw'Ingoro, yirukanamo n'intama n'inka zabo, asandaza amafaranga y'abavunjaga ahirika n'ameza yabo. Abwira abacuruzaga inuma ati: “Nimuzivane hano! Inzu ya Data ntimukayigire isoko!” Abigishwa be bibuka ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Ishyaka ngirira Ingoro yawe rirambaga.” Noneho Abayahudi baramubaza bati: “Uratanga kimenyetso ki kitwemeza ko wemerewe gukora bene ibyo?” Yezu arabasubiza ati: “Nimusenye iyi ngoro, nzongera nyubake mu minsi itatu.” Abayahudi bati: “Dorere, iyi Ngoro yubatswe mu myaka mirongo ine n'itandatu, nawe ngo wakongera kuyubaka mu minsi itatu?” Icyakora ingoro yavugaga ni umubiri we. Aho amariye kuzuka mu bapfuye, abigishwa be bibutse ko ibyo yari yarabivuze, maze bemera Ibyanditswe kandi bemera ijambo Yezu yari yavuze. Igihe Yezu yari i Yeruzalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi bamwemejwe n'ibitangaza babonye akora. Nyamara Yezu ntiyabagirira icyizere, kuko we yari azi abantu bose. Byongeye kandi ntiyari akeneye gusiganuza ibyerekeye abantu, kuko yari asanzwe azi imigambi ya buri muntu. Mu ishyaka ry'Abafarizayi harimo umuntu witwaga Nikodemu, akaba umwe mu bayobozi b'Abayahudi. Nijoro asanga Yezu aramubwira ati: “Mwigisha, tuzi ko uri umwigisha watumwe n'Imana tubyemejwe n'ibitangaza ukora. Nta wabasha kubikora Imana itari kumwe na we.” Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira nkomeje ko umuntu utavutse ubwa kabiri atabasha kubona ubwami bw'Imana.” Nikodemu aramubaza ati: “Umuntu yabasha ate kuvuka kandi akuze? Mbese yabasha gusubira mu nda ya nyina akongera kuvuka?” Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira nkomeje ko umuntu utabyawe n'amazi na Mwuka w'Imana, atabasha kwinjira mu bwami bwayo. Ikibyarwa n'umubiri kiba ari umubiri, naho ikibyarwa na Mwuka kiba ari umwuka. Ntutangazwe n'uko nakubwiye nti: ‘Mugomba kuvuka ubwa kabiri.’ Umuyaga uhuhira aho ushaka, ukumva uhuha ariko ntumenye aho uva cyangwa aho ujya. Ni na ko bimera ku muntu wese wabyawe na Mwuka.” Nikodemu aramubaza ati: “Ibyo bishoboka bite?” Yezu aramusubiza ati: “Ukaba uri umwigisha mu Bisiraheli ntumenye ibyo? Ndakubwira nkomeje ko tuvuga ibyo tuzi kandi tugahamya ibyo twiboneye, nyamara ntimwemera ibyo duhamya. Nababwiye ibiba ku isi ntimwabyemera, none se nimbabwira ibiba mu ijuru muzabyemera mute? Nta wigeze azamuka ngo ajye mu ijuru, keretse uwamanutse ava mu ijuru ari we Mwana w'umuntu. Kandi nk'uko Musa yashyize inzoka hejuru ari mu butayu akayimanika ku giti, ni ko n'Umwana w'umuntu agomba gushyirwa hejuru, kugira ngo umwizera wese ahabwe ubugingo buhoraho.” Imana yakunze cyane abantu bo ku isi yose, ku buryo yatanze Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese adapfa burundu, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Imana ntiyatumye Umwana wayo ku isi ngo acire iteka abo ku isi, ahubwo kwari ukugira ngo abakize. Uwizera Umwana w'Imana ntiyigera acirwa iteka, naho utamwizera aba amaze kuricirwa kuko atizeye Umwana w'ikinege w'Imana. Dore igituma abantu bacirwa iteka: ni uko urumuri rwaje ku isi maze abantu bikundira umwijima kuruta umucyo, kuko ibyo bakora ari bibi. Umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza ahabona kugira ngo ibyo akora bitagawa. Nyamara ukora iby'ukuri ajya ahabona, kugira ngo ibyo yakoze bigaragare ko byakozwe uko Imana ishaka. Hanyuma y'ibyo Yezu ajyana n'abigishwa be mu ntara ya Yudeya, bamaranayo iminsi abatiza abantu. Yohani na we yabatirizaga ahitwa Enoni hafi y'i Salimu, kuko hari amazi menshi abantu bakaza kuhabatirizwa. Ubwo Yohani yari atarafatwa ngo afungwe. Nuko abigishwa ba Yohani bajya impaka n'undi Muyahudi ku byerekeye imihango yo kwihumanura. Basanga Yohani baramubwira bati: “Mwigisha, wa wundi wari kumwe nawe hakurya ya Yorodani, uwo wahamyaga uwo ari we, dore na we arabatiza kandi abantu bose baramusanga.” Yohani arabasubiza ati: “Nta cyo umuntu abasha kwiha kirenze icyo Imana yamugeneye. Mwebwe ubwanyu mwambera abagabo b'ibyo navuze nti: ‘Jyewe sindi Kristo ahubwo ndi uwatumwe kumubanziriza.’ Umukwe ni we nyir'umugeni, naho uherekeza umukwe amuhagarara iruhande akamutega amatwi maze akanyurwa no kumva ijwi rye. Nguko uko ibyishimo byanjye bisendereye. We agomba gukuzwa naho jye ngaca bugufi.” Uturuka mu ijuru asumba byose, naho uturuka ku isi ni uw'isi kandi avuga iby'isi. Uturuka mu ijuru we asumba byose, ibyo yiboneye kandi yiyumviye ni byo ahamya, ariko nta wemera ibyo ahamya. Icyakora uwemera ibyo ahamya aba yemeje ko ibyo Imana ivuga ari ukuri. Uwatumwe n'Imana avuga ubutumwa bwayo, kuko Imana itanga Mwuka wayo itazigama. Umwana w'Imana akundwa na Se kandi Se yamweguriye byose. Uwemera Umwana w'Imana aba abonye ubugingo buhoraho, naho utamwumvira ntazabona ubwo bugingo, ahubwo Imana izagumya imurakarire. Abafarizayi bumva ko Yezu yunguka abigishwa, kandi ko abatiza abantu benshi kuruta Yohani – nyamara si Yezu wabatizaga ahubwo ni abigishwa be. Nuko rero Yezu ava muri Yudeya asubira muri Galileya. Kugira ngo agereyo yagombaga kwambukiranya intara ya Samariya. Nuko agera mu nkengero z'umujyi wa Sikara muri iyo ntara, hafi y'isambu Yakobo yari yarahaye umuhungu we Yozefu. Aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yezu yicara ku iriba kuko yari yananiwe kubera urugendo. Icyo hari hari nko mu masaa sita. Umunyasamariyakazi aza kuvoma, Yezu aramubwira ati: “Mpa amazi yo kunywa.” Icyo gihe abigishwa be bari bagiye mu mujyi guhaha. Aramusubiza ati: “Ko uri Umuyahudi nkaba ndi Umunyasamariyakazi, ushobora ute kunsaba icyo kunywa?” Yavuze atyo kubera ko Abayahudi badasangira n'Abanyasamariya. Yezu aramusubiza ati: “Iyaba wari uzi ubuntu Imana igira n'ugusabye amazi uwo ari we, wajyaga kumusaba akaguha amazi y'ubugingo!” Umugore aramubaza ati: “None se mutware, ko nta kivomesho ufite iriba rikaba ari rirerire, ayo mazi y'ubugingo wayakura he? Mbese waba uruta sogokuruza Yakobo waduhaye iri riba, akanywa amazi yaryo we n'abana be n'amatungo ye?” Yezu aramusubiza ati: “Unywa kuri aya mazi wese arongera akagira inyota, naho uzanywa ku mazi nzamuha ntazongera kugira inyota ukundi. Ahubwo ayo mazi nzamuha azaba isōko idudubiza muri we, imuhesha ubugingo buhoraho.” Umugore aramubwira ati: “Nyakubahwa, mpa kuri ayo mazi ntazongera kugira inyota ngo ngaruke hano kuvoma!” Yezu aramubwira ati: “Genda uhamagare umugabo wawe maze ugaruke hano.” Umugore aramusubiza ati: “Nta mugabo mfite.” Yezu ati: “Ushubije neza ko nta mugabo ufite, kuko washatse abagabo batanu kandi n'uwo mubana ubu akaba atari uwawe. Ibyo ubivuze ukuri.” Umugore aramubwira ati: “Nyakubahwa, mbonye ko uri umuhanuzi. Ba sogokuruza basengeraga Imana kuri uriya musozi, naho mwebwe Abayahudi mukemeza ko ari i Yeruzalemu abantu bagomba kuyisengera.” Yezu aramubwira ati: “Mugore, nyemera. Igihe kizagera abantu babe batagisengera Imana Data, haba kuri uriya musozi haba n'i Yeruzalemu. Mwe musenga uwo mutazi, naho twe dusenga uwo tuzi kuko agakiza kava mu Bayahudi. Igihe kigiye kuza ndetse ubu kirageze, maze abasenga by'ukuri bazasenge Data mu kuri bayobowe na Mwuka, kuko abasenga batyo ari bo Data ashaka. Imana ni Mwuka, abayisenga bagomba kuyisenga mu kuri bayobowe na Mwuka.” Umugore aramubwira ati: “Nzi ko Mesiya, uwo bita Kristo agiye kuza. Naza azatubwira byose.” Yezu aramubwira ati: “Ni jye tuvugana.” Uwo mwanya abigishwa be baraza, batangazwa no gusanga aganira n'umugore. Nyamara ntihagira n'umwe umubaza ati: “Uramushakaho iki? Kuki muvugana?” Nuko umugore asiga ikibindi aho ajya mu mujyi, maze abwira abantu ati: “Nimuze murebe umuntu wambwiye ibyo nakoze byose! Aho ntiyaba ari we Kristo?” Basohoka mu mujyi bagana aho ari. Hagati aho abigishwa bari babwiye Yezu bati: “Mwigisha, akira ufungure.” Arabasubiza ati: “Mfite ibyokurya mutazi.” Nuko abigishwa barabazanya bati: “Ese haba hari uwamuzaniye icyo afungura?” Yezu arababwira ati: “Ifunguro ryanjye ni ugukora ibyo Uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we. Mbese ntimuvuga ko hasigaye amezi ane, igihe cy'isarura kikaba kigeze? None rero reka mbabwire: nimwubure amaso murebe imirima. Dore imyaka imaze kwera itegereje gusarurwa. Umusaruzi arahembwa imbuto azirundarundire ubugingo buhoraho; bityo umubibyi n'umusaruzi barishimira hamwe. Baca umugani w'ukuri ngo: ‘Habiba umwe hagasarura undi.’ Nabohereje gusarura ibyo mutaruhiye. Abandi bararushye naho mwe mubonera inyungu mu miruho yabo.” Benshi mu Banyasamariya bo muri uwo mujyi bemera Yezu, bashingiye ku ijambo rya wa mugore wahamyaga ati: “Yambwiye ibyo nakoze byose.” Abanyasamariya ni ko kumusanga baramwinginga ngo agumane na bo, maze ahamara iminsi ibiri. Nuko barushaho kumwemera ari benshi kubera ibyo yababwiye. Babwira uwo mugore bati: “Noneho ntitukimwemejwe n'ibyo watubwiye gusa, ahubwo natwe twamwiyumviye tumenya koko ko ari we Mukiza w'abantu bo ku isi yose.” Iyo minsi ibiri ishize, Yezu arahava ajya muri Galileya. Yari yarivugiye ko umuhanuzi atubahwa mu gihugu cy'iwabo. Nyamara ageze muri Galileya abaho bamwakira neza, kuko na bo bari baragiye i Yeruzalemu mu minsi mikuru ya Pasika, bakibonera ibyo yakozeyo byose. Nuko Yezu asubira i Kana ho muri Galileya, aho yari yarahinduriye amazi divayi. I Kafarinawumu hari umutware w'ibwami wari ufite umwana w'umuhungu urwaye. Uwo mutware yumvise ko Yezu yavuye muri Yudeya akagera muri Galileya, aramusanga amusaba kumanuka ngo ajye i Kafarinawumu amukirize umwana wari ugiye gupfa. Yezu aramubwira ati: “Ntimuteze kunyemera mutabonye ibimenyetso n'ibitangaza.” Uwo mutware w'ibwami aramubwira ati: “Databuja, manuka uze iwanjye umwana wanjye atarapfa!” Yezu aramubwira ati: “Genda, umwana wawe arakize.” Uwo mugabo yizera ijambo Yezu amubwiye aragenda. Akiri mu nzira ataha ahura n'abagaragu be, bamusanganiza inkuru y'uko umwana we yakize. Ababaza igihe yoroherewe maze baramusubiza bati: “Ejo isaa saba ni bwo umuriro yari afite wazimye.” Se w'uwo mwana asanga ko ari cyo gihe Yezu yari yamubwiriyeho ati: “Umwana wawe arakize.” Nuko yemera Yezu we n'abo mu rugo rwe bose. Icyo kiba icya kabiri mu bitangaza Yezu yakoze bimuranga, yagikoze avuye muri Yudeya ageze muri Galileya. Nyuma y'ibyo haba umunsi mukuru w'Abayahudi, maze Yezu ajya i Yeruzalemu. I Yeruzalemu hafi y'Irembo ry'Intama hari ikizenga mu giheburayi cyitwa Betesida, kizengurutswe n'amabaraza atanu. Muri ayo mabaraza habaga haryamye abarwayi benshi cyane, barimo impumyi n'abacumbagira n'ibirema. [Babaga bategereje ko amazi yibirindura, kuko rimwe na rimwe umumarayika yamanukaga mu kizenga, maze agatuma amazi yibirindura. Amazi akimara kwibirindura, umurwayi wakijyagamo bwa mbere yakiraga indwara iyo ari yo yose.] Aho hari umuntu wari ufite ubumuga amaranye imyaka mirongo itatu n'umunani. Yezu amubonye arambaraye aho, amenye n'igihe amaze ameze atyo aramubaza ati: “Mbese urifuza gukira?” Umurwayi aramusubiza ati: “Nyakubahwa, simfite umuntu wo kunshyira mu kizenga igihe amazi yibirinduye, kuko iyo ngerageje kujyamo undi aba yamaze kuntangamo.” Yezu aramubwira ati: “Byuka ufate akarago kawe maze ugende!” Muri ako kanya uwo murwayi arakira, afata akarago ke maze aragenda. Ibyo byabaye ku munsi w'isabato. Nuko Abayahudi babwira uwari umaze gukira bati: “Ni ku isabato, ntukwiye gutwara akarago kawe.” Arabasubiza ati: “Uwankijije ni we wambwiye ati: ‘Fata akarago kawe ugende.’ ” Baramubaza bati: “Uwo muntu ni nde wakubwiye ngo ‘Fata akarago kawe ugende?’ ” Ariko uwo mugabo ntiyari azi uwamukijije uwo ari we, kuko Yezu yari yigendeye anyuze mu kivunge cy'abantu bari aho. Hanyuma Yezu aza kumubona mu rugo rw'Ingoro y'Imana, aramubwira ati: “Dore wakize ntuzongere gukora icyaha ukundi, utazabona ishyano riruta irya mbere.” Uwo muntu aragenda amenyesha Abayahudi yuko burya ari Yezu wamukijije. Ni cyo cyatumye Abayahudi batangira gukurikirana Yezu kuko yakoraga bene ibyo ku isabato. Ariko Yezu arababwira ati: “Na n'ubu Data ntahwema gukora kandi nanjye ndakora.” Ku bw'ibyo Abayahudi barushaho gushaka uburyo bamwica, kuko uretse ko yicaga isabato yanavugaga ko Imana ari Se, bityo akaba yireshyeshyeje na yo. Yezu ni ko kugira ati: “Ndababwira nkomeje ko Umwana w'Imana nta cyo akora na kimwe acyihangiye, kitari icyo abona Se akora. Icyo Se akora ni na cyo Umwana we akora. Data akunda Umwana we akamwereka ibyo akora byose. Ndetse azamwereka n'ibirenze ibyo ngibyo mubonye akora bibatangaze. Nk'uko Data azura abapfuye agatuma bongera kubaho, ni ko n'Umwana we abeshaho abo ashaka. Data nta we acira urubanza, ahubwo yeguriye Umwana we ububasha bwo guca imanza zose, kugira ngo bose bamwubahe nk'uko bubaha Se. Utubaha Umwana w'Imana aba atubashye na Se wamutumye. “Ndababwira nkomeje ko untega amatwi akizera Uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho. Ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo. Ndababwira nkomeje ko hagiye kuza igihe na ko kirageze, ubwo abapfuye bazumva ijwi ry'Umwana w'Imana kandi abazaryumva bazabaho. Nk'uko Data ari we sōko y'ubugingo, ni na ko yahaye Umwana we kuba isōko y'ubugingo amuha n'ubushobozi bwo guca imanza kuko ari Umwana w'umuntu. Ibyo ntibibatangaze. Erega igihe kigiye kuza ubwo abari mu mva bose bazumva ijwi rye bakavamo! Abazaba barakoze ibyiza bazazuka bahabwe ubugingo, naho abazaba barakoze ibibi bazazuka bacirweho iteka. “Nta cyo nshobora gukora ncyihangiye. Nca imanza nkurikije ibyo Data ambwiye. Sinca urwa kibera kuko ntagambirira ibyo nishakiye, ahubwo ngambirira ibyo Uwantumye ashaka. “Ndamutse nitanze ho umugabo, ibyo mpamya ntibyakwemerwa. Nyamara hariho undi uhamya ibyanjye, kandi nzi yuko ibyo ahamya kuri jye ari ukuri. Mwatumye kuri Yohani na we ahamya ibyerekeye ukuri. Ibyo simbivugiye gushaka kwemezwa n'abantu, ahubwo mbivugiye kugira ngo mukizwe. Yohani yari nk'itara ryaka rikabonesha, kandi mwemeye kumara akanya mwishimira umucyo umuturukaho. Mfite ibyemezo biruta ibyo Yohani yahamije, ni ibikorwa Data yampaye kurangiza. Ibyo ndabikora kandi ni byo bihamya ko ari we wantumye. Data wantumye na we ubwe yahamije ibyanjye. Ntimwigeze mwumva ijwi rye habe ngo mumuce n'iryera. Ndetse n'amagambo ye ntababamo ubwo mutemera uwo yatumye. Musesengura Ibyanditswe kuko mutekereza kubibonamo ubugingo buhoraho, kandi ari byo nyine bihamya ibyanjye. Ariko mwanga kunsanga kugira ngo muhabwe ubugingo. “Simparanira gushimwa n'abantu. Ariko mwebwe ndabazi, ntimukunda Imana mubikuye ku mutima. Jye naje ntumwe na Data maze ntimwanyakira, nyamara nihagira undi uza ku giti cye muzamwakira! Mbese mwashobora mute kunyemera ko buri wese anyurwa no gushimwa na mugenzi we, ntimuharanire gushimwa n'Imana yonyine? Ntimutekereze ko ari jyewe uzabarega kuri Data, uzabarega ni Musa uwo musanzwe mwiringiye. Iyaba mwemeraga Musa koko, nanjye mwanyemeye kuko yanditse ibinyerekeyeho. Ariko ubwo mutemera ibyo yanditse, muzemera mute ibyo mbabwira?” Ibyo birangiye Yezu avayo afata hakurya y'ikiyaga cya Galileya, ari na cyo cyitwa Tiberiya. Imbaga nyamwinshi y'abantu iramukurikira, kuko bari babonye ibitangaza yakoraga akiza abarwayi. Nuko Yezu azamuka umusozi yicaranayo n'abigishwa be. Icyo gihe umunsi mukuru wa Pasika y'Abayahudi wari wegereje. Yezu abonye imbaga nyamwinshi y'abantu baje bamusanga, abaza Filipo ati: “Turagura he ibyokurya kugira ngo tugaburire aba bantu?” Icyatumye abaza Filipo atyo kwari ukugira ngo amwumve, kuko we yari azi icyo ari bukore. Filipo aramusubiza ati: “Nubwo twagura imigati y'igihembo cy'imibyizi magana abiri, ntabwo yaba ihagije ngo byibura buri wese aboneho agace gato.” Umwe mu bigishwa be witwaga Andereya umuvandimwe wa Simoni Petero, aramubwira ati: “Hano hari umuhungu ufite utugati dutanu n'udufi tubiri, ariko se abantu bangana batya byabamarira iki?” Yezu aravuga ati: “Nimwicaze abantu.” Aho hantu hari ibyatsi byinshi. Nuko baricara, abagabo bonyine ari nk'ibihumbi bitanu. Yezu afata iyo migati ashimira Imana, arayitanga maze bayikwiza abari bicaye. Abigenza atyo no ku mafi, maze bararya barahaga. Bamaze guhaga abwira abigishwa be ati: “Nimuteranye utumanyu dusagutse kugira ngo hatagira ibipfa ubusa.” Bateranya utumanyu twasagutse kuri ya migati itanu bamaze kurya, buzuza inkangara cumi n'ebyiri. Abantu babonye icyo gitangaza Yezu yakoze kiranga ibye, baravuga bati: “Ni ukuri uyu ni we wa Muhanuzi ugomba kuza ku isi.” Yezu amenye ko bagiye kuza kumufata ngo bamwimike ku mbaraga, ni ko kubacika yongera kwigira ku musozi ari wenyine. Bugorobye abigishwa be baramanuka bagera ku kiyaga. Bajya mu bwato Yezu atarabageraho, bagana i Kafarinawumu hakurya y'ikiyaga. Bumaze kwira, umuyaga w'ishuheri uhushye amazi arihinduriza. Bamaze kugashya nk'ibirometero bitanu cyangwa bitandatu, babona Yezu agenda ku mazi agana ku bwato maze bagira ubwoba. Arababwira ati: “Mwigira ubwoba ni jye!” Bamushyira mu bwato maze muri ako kanya ubwato buba bugeze imusozi aho bajyaga. Bukeye ya mbaga y'abantu bari basigaye hakurya y'ikiyaga, basanga Yezu adahari kandi atari yajyanye n'abigishwa be mu bwato bwabo, bo bari bagiye bonyine kandi nta bundi bwato bwari buhari. Ubwo haza andi mato avuye hakurya i Tiberiya, agera hafi y'ahantu baririye ya migati Nyagasani amaze gushimira Imana. Ba bantu bose babonye ko Yezu atagihari ndetse n'abigishwa be, ni ko gufata amato bajya i Kafarinawumu kumushaka. Bageze hakurya baramubona baramubaza bati: “Mwigisha, wageze hano ryari?” Yezu arabasubiza ati: “Ndababwira nkomeje ko igitumye munshaka atari uko mwasobanukiwe ibitangaza mwabonye nkora, ahubwo ari uko mwariye imigati mugahaga. Ntimugakorere ibyokurya byangirika, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w'umuntu azabaha. Ni we Imana Se yahaye icyemezo cy'ubushobozi bwayo bumuranga.” Noneho baramubaza bati: “Twagenza dute kugira ngo dukore imirimo Imana idushakaho?” Yezu arabasubiza ati: “Umurimo Imana ibashakaho ni uko mwemera Uwo yatumye.” Nuko baramubaza bati: “Ariko se wowe watanga kimenyetso ki cyatuma tukwemera? Uratwereka gikorwa ki? Mu butayu ba sogokuruza bariye manu nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo ‘Yabagaburiye umugati uturutse mu ijuru.’ ” Yezu arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko burya icyo Musa yabahaye atari wo mugati wo mu ijuru, ahubwo ari Data ubaha umugati nyakuri wo mu ijuru. Umugati w'Imana ni umanutse mu ijuru ugaha abari ku isi ubugingo.” Noneho baramubwira bati: “Nyakubahwa, ujye uduha buri gihe kuri uwo mugati utubwiye!” Yezu arababwira ati: “Ni jye mugati w'ubugingo, unsanga ntabwo asonza kandi unyemera ntazagira inyota ukundi. Nyamara nk'uko nabibabwiye, mwarambonye ariko ntimunyemera. Abo Data ampa bose bazansanga kandi unsanze sinzigera mwirukana. Sinamanuwe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo Uwantumye ashaka. Kandi rero icyo Uwantumye ashaka ni ukugira ngo ntagira n'umwe mbura mu bo yampaye, ahubwo ngo nzabazure bose ku munsi w'imperuka. Icyo Data ashaka ni uko buri wese ubonye Umwana we akamwemera ahabwa ubugingo buhoraho, nanjye nkazamuzura ku munsi w'imperuka.” Abayahudi baritotomba kuko yari avuze ati: “Ni jye mugati wamanutse mu ijuru.” Baravuga bati: “Mbese uyu si Yezu mwene Yozefu? Se na nyina ntitubazi? None se ashobora ate kuvuga ati: ‘Namanutse mu ijuru?’ ” Yezu arababwira ati: “Nimureke kwitotomba. Nta n'umwe ushobora kunsanga atazanywe na Data wantumye, kugira ngo nanjye nzamuzure ku munsi w'imperuka. Byanditswe n'abahanuzi ngo ‘Bose bazigishwa n'Imana.’ Umuntu wese wumva ibyo Data avuga akigishwa na byo, aza aho ndi. Si ukuvuga ko hari uwabonye Data, uretse uwaturutse ku Mana ni we wabonye Data. Ndababwira nkomeje ko unyizera afite ubugingo buhoraho. Ni jye mugati w'ubugingo. Ba sokuruza baririye manu mu butayu bararenga barapfa. Ariko hari umugati wamanutse mu ijuru kugira ngo uwuryaho wese ye kuzapfa. Ni jye mugati w'ubugingo wamanutse mu ijuru, nihagira uwuryaho azabaho iteka ryose. Kandi uwo mugati ni umubiri wanjye nzatanga kugira ngo abantu bo ku isi babone ubugingo.” Nuko Abayahudi bajya impaka barakaye bati: “Uyu muntu abasha ate kuduha umubiri we ngo tuwurye?” Yezu arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko mutariye umubiri w'Umwana w'umuntu ntimunywe n'amaraso ye, nta bugingo mwaba mufite. Urya umubiri wanjye wese akanywa n'amaraso yanjye, aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w'imperuka. Umubiri wanjye ni ibyokurya nyabyo, n'amaraso yanjye ni ibyokunywa nyabyo. Urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye nanjye nkaguma muri we. Nk'uko Data wantumye afite ubugingo, ni ko nanjye mbufite kubera we, ni na ko kandi undya wese azabugira kubera jye. Uyu rero ni wo mugati wamanutse mu ijuru, si nk'uwo ba sokuruza bariye bakarenga bagapfa, urya uyu mugati we azabaho iteka.” Ibyo Yezu yabivuze igihe yigishirizaga mu rusengero rw'i Kafarinawumu. Benshi mu bigishwa be babyumvise baravuga bati: “Ayo magambo arakomeye, ni nde washobora kuyemera?” Yezu amenye ko abigishwa be bitotomba arababaza ati: “Mbese ayo magambo arabahungabanyije? Noneho se byamera bite mubonye Umwana w'umuntu azamutse ajya aho yahoze mbere? Mwuka ni we utanga ubugingo, umuntu buntu nta cyo amara. Amagambo nababwiye ni yo abazanira Mwuka n'ubugingo. Nyamara muri mwe hariho abatanyemera.” Kuva mbere hose Yezu yari azi abatamwemera, kimwe n'uwari ugiye kuzamugambanira. Nuko aravuga ati: “Ngicyo icyatumye mbabwira ko ntawe ushobora kunsanga atabihawe na Data.” Ku bw'ibyo benshi mu bigishwa be bavanamo akabo karenge, ntibongera kugendana na we ukundi. Nuko Yezu abaza ba bigishwa be cumi na babiri ati: “Ese namwe murashaka kwigendera?” Simoni Petero aramusubiza ati: “Nyagasani, twasanga nde ko ari wowe ufite amagambo y'ubugingo buhoraho? Kandi twemeye ko ari wowe Muziranenge wavuye ku Mana, turabizi rwose.” Yezu arabasubiza ati: “Mbese si jye wabatoranyije uko muri cumi na babiri? Nyamara umwe muri mwe ni intumwa ya Satani.” Ubwo yavugaga Yuda Isikariyoti mwene Simoni wari ugiye kuzamugambanira, nubwo yari umwe muri ba bandi cumi na babiri. Nyuma y'ibyo Yezu akomeza kugenda muri Galileya ntiyifuzaga kugenda muri Yudeya kuko Abayahudi bashakaga kumwica. Iminsi mikuru y'ingando y'Abayahudi yari yegereje. Nuko abavandimwe ba Yezu baramubwira bati “Haguruka, ujye muri Yudeya, kugira ngo abigishwa bawe baho na bo barebe ibyo ukora. Erega ushaka kumenyekana ntakora rwihishwa! Ubwo ukora bene ibyo, ngaho iyereke abantu bose!” N'ubundi n'abavandimwe be ntibamwemeraga. Nuko Yezu arabasubiza ati “Igihe cyanjye ntikiragera, naho kuri mwe igihe cyose gihora kibatunganiye. Ab'isi ntibashobora kubanga, ariko jye baranyanga kuko nemeza ko ibyo bakora ari bibi. Mwebweho nimwigire mu minsi mikuru, ariko jye sinjyayo kuko igihe cyanjye kitaragera.” Amaze kubabwira atyo yigumira muri Galileya. Nyamara abavandimwe be bamaze kujya mu minsi mikuru, Yezu na we ajyayo ariko bitari ku mugaragaro, ahubwo agenda rwihishwa. Abayahudi bamushakashakiraga mu minsi mikuru babaza bati: “Mbese wa muntu ari he?” Rubanda bongoreranaga ibimwerekeye, bamwe bakavuga bati: “Ni umuntu mwiza”, abandi bati: “Oya, ahubwo arayobya rubanda.” Nyamara nta wamuvugaga ku mugaragaro kuko batinyaga abakuru b'Abayahudi. Iminsi mikuru igeze hagati, Yezu araza yinjira mu rugo rw'Ingoro y'Imana, atangira kwigisha. Abayahudi baratangara maze baravuga bati: “Bishoboka bite ko uriya muntu yamenya ubwenge bungana butya kandi atarigeze yiga?” Nuko Yezu arabasubiza ati: “Ibyo nigisha si ibyanjye bwite, ahubwo ni iby'Uwantumye. Umuntu wese ukunda gukora ibyo Imana ishaka azamenya ko ibyo nigisha bituruka ku Mana, cyangwa ko ari ibyo nihangiye. Uwivugira ibye bwite aba yishakira icyubahiro, ariko ushaka guhesha icyubahiro Uwamutumye aba ari umunyakuri utagira uburiganya. Mbese Musa ntiyabahaye Amategeko? Nyamara nta n'umwe muri mwe uyakurikiza. Ni kuki mushaka kunyica?” Rubanda ni ko kumusubiza bati: “Wahanzweho! Ni nde ushaka kukwica?” Yezu arabasubiza ati: “Hari ikintu kimwe nakoze, maze mwese muratangara kuko hari ku isabato. Musa yabahaye umuhango wo gukebwa – icyakora si we byakomotseho ahubwo ni kuri ba sogokuruza, no ku isabato mubikorera abahungu banyu. Niba umuhungu akebwa ku isabato ntibibe byishe itegeko rya Musa, ni kuki jye mundakarira ngo nakijije umuntu indwara ku isabato? Ntimugace imanza mushingiye ku bigaragara gusa, ahubwo mujye muca imanza zitabera.” Bamwe mu baturage b'i Yeruzalemu barabaza bati: “Uriya si wa wundi bashaka kwica? Nyamara dore aravugira mu ruhame bakinumira. Ubanza koko abayobozi bacu bamenye ko ari we Kristo! Ariko se ko Kristo naza nta muntu n'umwe uzamenya iyo aturutse, nyamara uriya we tukaba tuhazi!” Icyo gihe Yezu yigishirizaga mu rugo rw'Ingoro y'Imana, maze avuga aranguruye ijwi ati: “Mbese koko muranzi, muzi n'aho nturuka? Sinaje ku bwanjye ahubwo naje ntumwe n'iy'ukuri mwe mutazi. Nyamara jyewe ndayizi kuko naturutse kuri yo kandi akaba ari yo yantumye.” Nuko bashaka uko bamufata ariko ntihagira n'umwe umukoza n'urutoki, kuko igihe cye cyari kitaragera. Benshi bo muri iyo mbaga baramwemera, maze baravuga bati: “Mbese Kristo naza azakora ibitangaza biruta ibyo uyu yakoze?” Abafarizayi bumva ibyo rubanda bahwihwisa ku byerekeye Yezu. Nuko abakuru bo mu batambyi n'Abafarizayi batuma abarinzi b'Ingoro y'Imana kumufata. Yezu aherako aravuga ati: “Ndacyari kumwe namwe igihe gito, hanyuma ngasanga Uwantumye. Muzanshaka mwe kumbona, kuko aho nzaba ndi mutazabasha kugerayo.” Nuko Abayahudi barabazanya bati: “Mbese agiye kujya he tutazamubona? Ese ni mu mahanga, aho abantu bacu batataniye ngo yigishe abanyamahanga? Aravuze ngo tuzamushaka twe kumubona, kuko aho azaba ari tutazashobora kugerayo! Ibyo bivuga iki?” Ku munsi uheruka iminsi mikuru y'Ingando ari na wo bizihizaga cyane, Yezu ahagaze mu rugo rw'Ingoro y'Imana avuga aranguruye ati: “Umuntu wese ufite inyota nansange maze anywe. Nk'uko Ibyanditswe bivuga, umuntu unyizera imigezi y'amazi y'ubugingo izamuturukamo.” Ibyo Yezu yabivuze yerekeza kuri Mwuka w'Imana abamwizeye bari bagiye kuzahabwa. Icyo gihe Mwuka yari ataroherezwa kuko Yezu yari atarahabwa ikuzo. Nuko bamwe muri icyo kivunge cy'abantu bumvise ayo magambo baravuga bati: “Koko uyu ni wa Muhanuzi!” Abandi baravuga bati: “Ni Kristo!” Ariko abandi barabaza bati: “Bishoboka bite ko Kristo yaturuka muri Galileya? Mbese Ibyanditswe ntibivuga ko Kristo azakomoka mu rubyaro rwa Dawidi, no mu mujyi wa Betelehemu aho Dawidi yavukiye?” Nuko abantu bicamo ibice kubera Yezu. Bamwe bashaka kumufata nyamara ntihagira umukoza n'urutoki. Ba barinzi b'Ingoro y'Imana bagarutse, abakuru bo mu batambyi n'Abafarizayi barababaza bati: “Kuki mutamuzanye?” Abarinzi barabasubiza bati: “Nta wigeze avuga nk'uwo muntu!” Nuko Abafarizayi barababaza bati: “Mbese namwe yabahenze ubwenge? Mbese mwabonye mu batware cyangwa mu Bafarizayi hari n'umwe wigeze amwemera? Rubanda batazi Amategeko ni bo bonyine bamwemeye, ni ibivume!” Nyamara umwe mu Bafarizayi witwa Nikodemu, wa wundi wari warigeze gusanga Yezu arababaza ati: “Mbese dukurikije Amategeko yacu twashobora gucira umuntu urubanza tutabanje kumva icyo avuga, ngo tumenye n'icyo yakoze?” Baramusubiza bati: “Nawe se uri uwo muri Galileya! Reba mu Byanditswe urasanga ko nta muhanuzi ushobora guturuka muri Galileya.” [ Nuko barikubura buri muntu asubira iwe. Yezu ajya ku Musozi w'Iminzenze. Umuseke ukebye agaruka mu rugo rw'Ingoro y'Imana, abantu bose baramusanga maze aricara atangira kubigisha. Abigishamategeko n'Abafarizayi bamuzanira umugore wafashwe asambana, bamuhagarika hagati yabo. Baramubwira bati: “Mwigisha, uyu mugore yafashwe asambana. Mu Mategeko Musa yadutegetse kwicisha amabuye abasambanyi. Mbese wowe urabivugaho iki?” Ibyo babivugiraga kumutegera mu byo avuga, ngo babone ibyo bamurega. Ariko Yezu ariyunamira atangira kwandikisha urutoki hasi. Abonye ko bakomeje kumuhata ibibazo, Yezu arunamuka arababwira ati: “Udafite icyaha muri mwe abe ari we ubanza kumutera ibuye.” Nuko arongera arunama akomeza kwiyandikira hasi. Na bo babyumvise batyo bagenda umwe umwe uhereye ku bakuze, basiga Yezu wenyine na wa mugore akiri aho yari ari. Yezu arunamuka aramubaza ati: “Mugore, ba bandi bari he? Ese nta n'umwe waguciriyeho iteka?” Na we aramusubiza ati: “Nta we Mwigisha.” Nuko Yezu aramubwira ati: “Nanjye nta teka nguciriyeho genda, uhereye ubu ntuzongere gukora icyaha.”] Yezu arongera arababwira ati: “Ni jye rumuri rw'isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azaba afite umucyo w'ubugingo.” Nuko Abafarizayi baramubwira bati: “Nta wivuga amabi. Ibyo wivugaho si ukuri.” Yezu arabasubiza ati: “Nubwo ari jye uhamya ibinyerekeyeho, ibyo mpamya ni ukuri kuko nzi aho naturutse n'aho njya, nyamara mwebwe ntimuzi aho mva n'aho njya. Mwebwe mwigira abacamanza mushingiye ku byo mureba, naho jye nta muntu ncira urubanza. Icyakora nubwo nagira uwo nducira, naba nshingiye ku kuri kuko mba ntari jyenyine, ahubwo mba ndi kumwe na Data wantumye. Ndetse no mu Mategeko yanyu handitswe ko igihamijwe n'abantu babiri kiba ari icy'ukuri. Ni jye uhamya ibinyerekeyeho kandi na Data wantumye arabihamya.” Nuko baramubaza bati: “So ari he?” Yezu arabasubiza ati: “Jye ntimunzi kandi na Data ntimumuzi. Iyo mumenya muba mwaramenye na Data.” Ibyo byose Yezu yabivuze igihe yigishirizaga mu rugo rw'Ingoro y'Imana, aho baturiraga amaturo, kandi ntihagira n'umwe umufata kuko igihe cye cyari kitaragera. Yongera kubabwira ati: “Ndagiye kandi muzanshaka, nyamara muzarinda mupfa mukiri mu byaha. Aho ngiye ntimubasha kujyayo.” Abayahudi barabazanya bati: “Aravuze ngo ‘Aho ngiye ntimubasha kujyayo’! Mbese agiye kwiyahura?” Nuko Yezu arababwira ati: “Mwe mukomoka ku isi naho jye nkomoka mu ijuru. Muri ab'iyi si jyewe sindi uw'iyi si. Ni cyo gitumye mbabwira ko muzarinda mupfa mukiri mu byaha. Koko rero nimutemera uwo ndi we, muzarinda mupfa mukiri mu byaha.” Baramubaza bati: “Uri nde?” Yezu arabasubiza ati: “Ni nk'uko nabibabwiye kuva mbere. Mfite byinshi nabavugaho nkabacira urubanza, ariko Uwantumye ni uw'ukuri kandi ibyo namwumvanye ni byo byonyine mbwira ab'isi.” Ntibasobanukiwe ko yababwiraga ibyerekeye Imana Se. Nuko Yezu arababwira ati: “Igihe muzazamura Umwana w'umuntu hejuru y'isi, ni bwo muzamenya uwo ndi we kandi ko nta cyo nkora ncyihangiye, ahubwo mvuga ibyo Data yanyigishije gusa. Uwantumye ari kumwe nanjye, ntiyansize jyenyine kuko nkora ibimushimisha iteka.” Avuze atyo abantu benshi baramwemera. Nuko Yezu abwira Abayahudi bari bamwemeye ati: “Nimukurikiza inyigisho zanjye muzaba abigishwa banjye by'ukuri. Muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzabakūra mu buja.” Baramusubiza bati: “Twe dukomoka kuri Aburahamu kandi nta wigeze adushyira mu buja. Uhangaye ute kuvuga uti: ‘Muzava mu buja.?’ ” Yezu arabasubiza ati: “Ndababwira nkomeje ko umuntu wese ukora icyaha aba ari mu buja bw'icyaha. Uri mu buja ntaguma mu rugo burundu, ahubwo umwana uri mu rugo rwa se ni we urugumamo burundu. Niba rero Umwana w'Imana abakuye mu buja muzishyira mwizane by'ukuri. Nzi yuko muri urubyaro rwa Aburahamu, ariko murashaka kunyica kuko mutemera ibyo mbabwira. Mvuga ibyo nabonye kuri Data, namwe mugakora ibyo so yababwiye.” Baramusubiza bati: “Dukomoka kuri Aburahamu.” Yezu arababwira ati: “Iyaba mwakomokaga kuri Aburahamu muba mukora nk'ibyo Aburahamu yakoraga. Nabamenyesheje ukuri Imana yambwiye, nyamara murashaka kunyica. Aburahamu ntiyigeze gukora bene ibyo! Mwebwe murakora ibyo so akora.” Baramubwira bati: “Ntabwo turi ibinyendaro dufite Data umwe, ni Imana.” Yezu arababwira ati: “Iyaba Imana ari So koko mwankunze, kuko naje nturutse ku Mana. Ntabwo naje ku bwanjye ahubwo ni yo yantumye. Kuki mudasobanukirwa ibyo mvuga? Ni uko mudashobora gutega amatwi amagambo yanjye. Muri aba so Sekibi kandi mushaka gukora ibyo so yifuza. Yahoze ari umwicanyi kuva kera kose, kandi ntiyigeze anyura mu kuri kuko nta kuri kumurangwaho. Iyo avuze ibinyoma aba avuga ibimurimo, kuko ari umubeshyi akaba acura ibinyoma. Igituma mutanyemera ni uko mvuga ukuri. Ni nde muri mwe wabasha kunshinja icyaha? None se niba mvuga ukuri kuki mutanyemera? Ukomoka ku Mana atega amatwi ibyo Imana ivuga, mwebwe rero igituma mutabitega amatwi ni uko mudakomoka ku Mana.” Abayahudi baramusubiza bati: “Mbese ntitwavuze ukuri ko uri Umunyasamariya kandi ko wahanzweho?” Yezu arabasubiza ati: “Sinahanzweho ahubwo nubaha Data ariko mwe mukansuzugura. Si jye wishakira icyubahiro, hari undi ukinshakira ni we wadukiranura. Ndababwira nkomeje ko ukurikiza amagambo yanjye wese atazapfa bibaho.” Abayahudi baramubwira bati: “Noneho tumenye ko wahanzweho koko. Aburahamu n'abahanuzi barapfuye. None wowe ukaba uvuga uti: ‘Ukurikiza amagambo yanjye wese ntazapfa bibaho’! None rero uruta sogokuruza Aburahamu wapfuye, ukaruta n'abahanuzi bapfuye? Wibwira ko uri nde?” Yezu arabasubiza ati: “Iyaba ari jye wihaga icyubahiro, icyubahiro cyanjye cyaba ari ubusa. Ahubwo ni Data ukimpesha, uwo muvuga ko ari Imana yanyu. Ntimwigeze kumumenya ariko jyewe ndamuzi. Ndetse mvuze ko ntamuzi mba mbaye umubeshyi nkamwe. Ariko rero ndamuzi kandi amabwiriza ye ndayakurikiza. Sogokuruza Aburahamu yishimiye ko azabona igihe cyo kuza kwanjye, abibonye biramushimisha.” Nuko Abayahudi baramubaza bati: “Ukaba utarageza no ku myaka mirongo itanu, none ngo wabonye Aburahamu?” Yezu arabasubiza ati: “Ndababwira nkomeje ko mbere y'uko Aburahamu abaho jye ndiho.” Bahita bafata amabuye ngo bamutere, ariko Yezu abaca mu myanya y'intoki maze asohoka mu rugo rw'Ingoro y'Imana. Yezu akigenda abona umuntu wavutse ari impumyi. Abigishwa be baramubaza bati: “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha cyatumye uyu muntu avuka ari impumyi? Mbese ni we wagikoze, cyangwa ni ababyeyi be?” Yezu arabasubiza ati: “Si we wagikoze si n'ababyeyi be, ahubwo ubuhumyi bwe bwatewe no kugira ngo ibikorwa by'Imana bigaragarizwe muri we. Dukwiriye gukora umurimo w'Uwantumye hakibona. Dore bugiye kwira kandi iyo bwije nta muntu ushobora gukora. Igihe nkiri ku isi ndi urumuri rw'isi.” Amaze kuvuga atyo acira amacandwe hasi ayatobesha akondo, agasīga ku maso ya ya mpumyi, arayibwira ati: “Genda wiyuhagire mu kizenga cya Silowa.” (Silowa risobanurwa ngo “Uwatumwe”). Nuko uwo muntu aragenda ariyuhagira agaruka ahumūtse. Abaturanyi be n'abajyaga bamubona asabiriza barabazanya bati: “Uyu si wa wundi wahoraga yicaye asabiriza?” Bamwe bati: “Ni we.” Abandi bati: “Si we, icyakora asa na we.” Na we ubwe akavuga ati: “Ni jyewe rwose.” Baramubaza bati: “Wahumutse ute?” Arabasubiza ati: “Wa muntu witwa Yezu yatobye akondo akansīga ku maso, ambwira kujya kwiyuhagira mu kizenga cya Silowa. Nuko ndagenda, nkimara kwiyuhagira ndahumūka.” Baramubaza bati: “Uwo muntu ari hehe?” Ati: “Simpazi.” Uwahoze ari impumyi bamushyīra Abafarizayi. Igihe Yezu yatobaga akondo agahumūra uwo muntu hari ku isabato. Ni yo mpamvu Abafarizayi na bo bamubajije uko yahumūtse, arabasubiza ati: “Yansīze akondo ku maso, ndiyuhagira maze ndahumūka.” Bamwe mu Bafarizayi baravugaga bati: “Uwo muntu agomba kuba adaturuka ku Mana kuko atubahiriza isabato.” Abandi bakavuga bati: “Ariko se yaba ari umunyabyaha akabasha ate gukora igitangaza nka kiriya?” Bituma bicamo ibice. Bongera kubaza uwo mugabo bati: “Ese koko yaguhumuye? Ubwo se uramuvugaho iki?” Arabasubiza ati: “Ni umuhanuzi.” Ariko Abayahudi bo banga kwemera ko uwo mugabo yahoze ari impumyi none akaba areba, bageza n'aho batumiza ababyeyi be. Barababaza bati: “Mbese koko uyu ni umwana wanyu? Ese muremeza ko yavutse ari impumyi? None se byagenze bite kugira ngo arebe?” Ababyeyi barabasubiza bati: “Turahamya ko uyu ari umwana wacu kandi ko yavutse ari impumyi. Naho rero igituma ubu ngubu areba ntitukizi, n'uwamuhumuye ntitumuzi. Nimumwibarize, ni mukuru abasha kwivugira.” Ababyeyi be bavuze batyo kubera gutinya abakuru b'Abayahudi, kuko bari baranogeje inama yuko umuntu wese uzemeza ko Yezu ari Kristo, bazamuca mu rusengero rwabo. Ni cyo cyatumye ababyeyi be bavuga bati: “Ni mukuru nimumwibarize.” Noneho bahamagara uwahoze ari impumyi ngo agaruke, maze baramubwira bati: “Ngaho tanga Imana ho umugabo ko uvuga ukuri! Twe tuzi ko uwo muntu ari umunyabyaha.” Na we arabasubiza ati: “Niba ari umunyabyaha simbizi. Icyo nzi ni kimwe, ni uko nahoze ndi impumyi none nkaba ndeba.” Nuko baramubaza bati: “Ese yakugenje ate? Yaguhumūye ate?” Arabasubiza ati: “Maze kubibabwira ntimwabyitaho. Kuki mushaka kongera kubyumva? Mbese aho namwe ntimushaka kuba abigishwa be?” Ni ko kumutuka maze baramubwira bati: “Genda ube umwigishwa we, naho twe turi abigishwa ba Musa. Tuzi ko Imana yavuganye na Musa naho uwo nguwo we ntituzi n'iyo aturuka.” Uwo mugabo arabasubiza ati: “Aka ni akumiro! Ntabwo muzi iyo aturuka kandi yampumūye! Tuzi ko Imana itumva abanyabyaha, ahubwo yumva uyubaha agakora ibyo ishaka. Kuva isi yaremwa nta wigeze yumva aho umuntu yahumūye uwavutse ari impumyi. Iyaba uwo muntu ataturukaga ku Mana nta cyo yari kubasha gukora.” Baramuhindukirana bati: “Rwose wowe wavukiye mu byaha none uratwigisha?” Nuko bamuca mu nsengero. Yezu yumvise ko bamuciye mu nsengero aramushaka. Amubonye aramubaza ati: “Mbese wemera Umwana w'umuntu?” Undi aramusubiza ati: “Nyakubahwa, mbwira uwo ari we kugira ngo mwemere.” Yezu aramubwira ati: “Wamubonye kandi ni we muvugana.” Uwo mugabo aramubwira ati: “Nyagasani, ndakwemeye.” Nuko aramupfukamira. Yezu aravuga ati: “Nazanywe kuri iyi si no guhinyuza abantu, kugira ngo abatabona barebe n'ababona bahume.” Abafarizayi bari aho babyumvise baramubaza bati: “Ubwo se natwe turi impumyi?” Yezu arabasubiza ati: “Iyaba mwari impumyi nta cyaha kiba kibariho, ariko ubwo muvuga ko mureba icyaha cyanyu kirabahama.” “Ndababwira nkomeje ko uwinjira mu rugo rw'intama atanyuze mu irembo ahubwo akuririra ahandi, aba ari umujura n'umwambuzi. Naho rero uwinjiriye mu irembo aba ari umushumba w'intama, umuraririzi aramwugururira. Intama zumva ijwi ry'umushumba maze agahamagara ize mu mazina, akazahura. Iyo zose zigeze inyuma y'irembo, azijya imbere zikamukurikira kuko ziba zaramenyereye ijwi rye. Ntizikurikira uwo zitazi, ahubwo ziramuhunga kuko ziba zitaramenyereye ijwi rye.” Icyo ni ikigereranyo Yezu yabahaye ariko bo ntibamenya icyo yashakaga kubabwira. Yezu yungamo ati: “Ndababwira nkomeje ko ari jye rembo ry'intama. Abaje mbere yanjye bose bari abajura n'abambuzi, ariko intama ntizabitaho. Ni jye rembo, uwinjira ari jye anyuzeho azarokoka. Azajya yinjira asohoke kandi abone urwuri. Umujura azanwa gusa no kwiba no kwica no kurimbura. Jyewe nazanywe no kugira ngo intama zibone ubugingo, ndetse busendereye. “Ni jye mushumba mwiza. Umushumba mwiza yemera gupfira intama ze. Naho umucancuro w'ingirwamushumba utari nyir'intama, abona impyisi ije agatererana intama agahunga. Nuko impyisi ikazisumira ikazitatanya. Igituma yihungira ni uko ari umucancuro, intama ntizimushishikaze. Mfite n'izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo ngomba kuzitarura. Zizumva ijwi ryanjye maze hazabe umukumbi umwe uragiwe n'umushumba umwe. “Igituma Data ankunda, ni uko nemera gutanga ubuzima bwanjye kugira ngo nzabusubirane. Nta wubunyaga, ni jye ubutanga ku bushake bwanjye. Mfite ubushobozi bwo kubutanga n'ubwo kubusubirana. Ayo ni yo mabwiriza nahawe na Data.” Ayo magambo yatumye Abayahudi bongera kwicamo ibice. Benshi muri bo baravugaga bati: “Yahanzweho n'ingabo ya Satani. Kuki mukimutega amatwi?” Ariko abandi bakavuga bati: “Iyo mvugo si iy'uwahanzweho. Mbese ingabo ya Satani ibasha guhumura impumyi?” I Yeruzalemu hari iminsi mikuru yo kwibuka Itahwa ry'Ingoro y'Imana, hakaba ari mu mezi y'imbeho. Yezu yagendagendaga mu rugo rw'Ingoro y'Imana, munsi y'ibaraza ryitwa irya Salomo. Abayahudi baramukikiza baramubaza bati: “Uzageza ryari kutwicisha amatsiko? Twerurire niba uri Kristo?” Yezu arabasubiza ati: “Narabibabwiye ntimwabyemera. Ibyo nkora mu izina rya Data ni byo ntanze ho umugabo, ariko ntimubyemera kuko mutari abo mu ntama zanjye. Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi kandi na zo zirankurikira. Nziha ubugingo buhoraho, ntizizigera zipfa kandi ntawe uzazinyambura. Data wazimpaye aruta byose, ntawe ubasha kuzimwambura. Jyewe na Data turi umwe.” Abayahudi bongera gutora amabuye kugira ngo bayamutere. Ubwo Yezu arababwira ati: “Nabagaragarije ibyiza byinshi Data yantumye gukora. Ni ikihe muri ibyo gituma muntera amabuye?” Abayahudi baramusubiza bati: “Igikorwa cyiza si cyo gituma tugutera amabuye, ahubwo ni uko utuka Imana kuko uri umuntu ariko ukigira Imana.” Yezu arabasubiza ati: “Mbese ntibyanditswe mu Mategeko yanyu ko Imana yavuze ngo muri imana? Tuzi ko Ibyanditswe bidakuka. Ba bantu babwiwe Ijambo ryayo, Imana ubwayo ni yo yabise imana. None se kuki munshinja gutuka Imana, ngo navuze ko ndi Umwana wayo kandi ari jye Data yitoranyirije akantuma ku isi? Niba ntakora ibyo Data yanshinze ntimunyemere. Ariko niba mbikora, naho mutanyemera nibura mwemere ibyo nkora, kugira ngo mumenye mudashidikanya ko Data ari muri jye nanjye nkaba muri Data.” Icyo gihe bongera gushaka gufata Yezu, ariko abavamo arigendera. Nuko Yezu asubira iburasirazuba bwa Yorodani, aho Yohani yahoze abatiriza ahamara iminsi. Abantu benshi bagumya kumusangayo bakavuga bati: “Nubwo Yohani nta gitangaza yigeze akora kiranga ibye, ariko ibyo yavuze kuri uyu muntu byose byari ukuri.” Nuko abantu benshi bari aho bemera Yezu. Umuntu witwa Lazaro wari utuye i Betaniya yafashwe n'indwara. I Betaniya aho ni ho Mariya n'umuvandimwe we Marita babaga. Lazaro uwo yari musaza wa Mariya, wa wundi wasīze Nyagasani Yezu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we. Nuko abo bashiki ba Lazaro batuma kuri Yezu bati: “Nyagasani, uwo ukunda ararwaye.” Yezu abyumvise aravuga ati: “Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo igenewe guhesha Imana ikuzo kugira ngo Umwana wayo na we akuzwe.” Yezu yakundaga Marita na Mariya na Lazaro. Yumvise ko Lazaro arwaye asibira aho yari ari indi minsi ibiri. Hanyuma abwira abigishwa be ati: “Nimureke dusubire muri Yudeya.” Abigishwa baramubaza bati: “Mwigisha, vuba aha Abayahudi bashakaga kukwicisha amabuye none ugiye gusubirayo?” Yezu arabasubiza ati: “Mbese umunsi ntufite amasaha cumi n'abiri? Iyo umuntu agenda ku manywa ntasitara kuko aba amurikiwe n'urumuri rw'iyi si. Ariko ugenda nijoro arasitara kuko aba adafite urumuri.” Amaze kubabwira atyo yungamo ati: “Incuti yacu Lazaro arasinziriye, ariko ngiye kumukangura.” Abigishwa baramubwira bati: “Nyagasani, niba ari ugusinzira gusa azakira.” Nyamara Yezu yavugaga ko Lazaro yapfuye, ariko bo bakibwira ko avuga ibitotsi bisanzwe. Yezu ni ko kuberurira ati: “Lazaro yarapfuye. Ariko kubera mwe nishimiye ko ntari mpari kugira ngo munyizere. None nimuze tujye aho ari.” Tomasi witwaga Didimo abwira abigishwa bagenzi be ati: “Reka tumuherekeze tuzapfane na we!” Yezu agezeyo asanga Lazaro amaze iminsi ine mu mva. Kuva i Yeruzalemu ujya i Betaniya hari nk'ibirometero bitatu, ku bw'ibyo Abayahudi benshi bari baje gusura Marita na Mariya kubera urupfu rwa musaza wabo. Marita yumvise ko Yezu aje ajya kumusanganira, naho Mariya asigara imuhira. Nuko Marita abwira Yezu ati: “Nyagasani, iyo uba hano ntabwo musaza wanjye aba yarapfuye. N'ubu ariko nzi yuko icyo uri busabe Imana cyose iri bukiguhe.” Yezu aramubwira ati: “Musaza wawe azazuka.” Marita aramusubiza ati: “Nzi ko azazukana n'abandi ku munsi w'imperuka.” Yezu aramubwira ati: “Ni jye kuzuka n'ubugingo, unyizera wese naho yaba yarapfuye azabaho. Kandi uriho wese unyizera ntazigera apfa. Mbese ibyo urabyemera?” Marita aramusubiza ati: “Yee ndabyemera, Nyagasani. Namaze kwemera ko ari wowe Kristo, Umwana w'Imana wagombaga kuza ku isi.” Amaze kuvuga atyo ajya guhamagara umuvandimwe we Mariya, aramwongorera ati: “Umwigisha yaje kandi aragushaka.” Mariya abyumvise, ahaguruka bwangu ajya gusanganira Yezu. Yezu yari ataragera aho batuye, ahubwo yari akiri aho Marita yari yamusanze. Abayahudi bari baje gusura Mariya babonye asohotse yihuta, baramukurikira bibwira ko agiye kuririra ku mva. Mariya agera aho Yezu ari, amubonye ahita amwikubita imbere maze aravuga ati: “Nyagasani, iyo uba hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.” Nuko Yezu abonye Mariya arira n'Abayahudi bari bamuherekeje na bo barira, asuhuza umutima ababaye cyane. Nuko arabaza ati: “Mwamushyize he?” Bati: “Nyagasani, ngwino urebe!” Yezu ararira. Nuko Abayahudi baravuga bati: “Nimurebe ukuntu yamukundaga!” Bamwe muri bo baravuga bati: “Ariko se uwahumūye ya mpumyi ntiyashoboraga kubuza uyu nguyu gupfa?” Nuko Yezu yongera gusuhuza umutima, ajya ku mva. Iyo mva yari ubuvumo kandi bwari bukingishije ibuye. Yezu aramubwira ati: “Nimuvaneho ibuye!” Marita mushiki wa nyakwigendera aramubwira ati: “Nyagasani, ubu aranuka kuko uyu ubaye umunsi wa kane.” Yezu aramusubiza ati: “Mbese sinakubwiye ko nunyizera uri bwibonere ikuzo ry'Imana?” Nuko bavanaho ibuye maze Yezu areba hejuru aravuga ati: “Data, ngushimiye yuko wanyumvise. Jyewe nsanzwe nzi ko unyumva iteka, ariko ibyo mbivuze kubera rubanda bankikije kugira ngo bemere ko ari wowe wantumye.” Amaze kuvuga atyo arangurura ijwi ahamagara ati: “Lazaro, sohoka!” Nuko uwari warapfuye arasohoka, amaguru n'amaboko bihambiriwe n'udutambaro, no mu maso he hapfutswe igitambaro. Yezu arababwira ati: “Nimumuhambure mureke agende.” Benshi mu Bayahudi bari baje gusura Mariya, babonye ibyo Yezu akoze baramwemera. Ariko bamwe muri bo basanga Abafarizayi, babatekerereza ibyo Yezu yakoze. Nuko abakuru bo mu batambyi n'Abafarizayi bakoranya urukiko rw'ikirenga, baravuga bati: “Tubigenje dute ko uyu muntu agumya gukora ibitangaza byinshi? Nitumwihorera agakomeza atyo abantu bose bazamwemera, bitume Abanyaroma baza bigarurire Ingoro y'Imana n'igihugu cyacu.” Umwe muri bo witwa Kayifa wari Umutambyi mukuru uwo mwaka arababwira ati: “Burya koko nta cyo muzi! Ntimuriyumvisha ko icyababera cyiza ari uko umuntu umwe apfira rubanda, aho gutuma ubwoko bwose burimbuka?” Ibyo ntiyabivuze abyihangiye, ahubwo kuko yari Umutambyi mukuru uwo mwaka yahanuye ko Yezu agiye kuzapfira ubwoko bw'Abayahudi, kandi si ubwo bwoko bwonyine ahubwo ngo anahurize hamwe abana b'Imana bari hirya no hino ku isi. Kuva uwo munsi biyemeza kumwica. Ni cyo cyatumye Yezu atongera kugaragara muri bo. Ahubwo yigira mu mujyi witwa Efurayimu uri hafi y'akarere kadatuwe, ahagumana n'abigishwa be. Umunsi mukuru wa Pasika y'Abayahudi wari wegereje, bityo abantu benshi bajya i Yeruzalemu mbere y'uwo munsi kugira ngo bakore umuhango wo kwihumanura. Babuze Yezu abari mu rugo rw'Ingoro y'Imana barabazanya bati: “Murabitekerezaho iki? Mbese ntazaza mu minsi mikuru?” Ubwo abakuru bo mu batambyi n'Abafarizayi bakaba bategetse ko hagize uwamenya aho Yezu aherereye, yababwira kugira ngo bamufate. Hasigaye iminsi itandatu umunsi mukuru wa Pasika y'Abayahudi ukaba, Yezu ajya i Betaniya iwabo wa Lazaro, uwo yari yarazuye mu bapfuye. Baramuzimanira. Marita yaraherezaga naho Lazaro yicaranye n'abatumirwa. Mariya afata nk'inusu ya litiro y'amarashi ahumura neza yitwa naridi, amininnye kandi ahenda cyane, ayasīga Yezu ku birenge abihanaguza umusatsi we, maze inzu yose yuzura impumuro y'ayo marashi. Nuko Yuda Isikariyoti umwe mu bigishwa ba Yezu ari we wari ugiye kuzamugambanira, arabaza ati: “Kuki aya marashi batayaguze amafaranga ngo bayahe abakene, ko yari kuvamo ahwanye n'igihembo cy'imibyizi magana atatu?” Ntiyavugaga atyo abitewe no kwita ku bakene, ahubwo ni uko yari igisambo kandi ari we ushinzwe umufuka w'amafaranga, akajya ayanyereza. Yezu ni ko kuvuga ati: “Mwihorere, yateganyirije ibyo afite umunsi w'ihambwa ryanjye. Abakene bo murahorana naho jye ntituzahorana.” Abayahudi benshi cyane bamenye ko Yezu ari i Betaniya, bajyayo atari ugushaka kubona Yezu gusa, ahubwo ngo babone na Lazaro uwo yari yarazuye. Nuko kuva ubwo abakuru bo mu batambyi bafata icyemezo cyo kwica na Lazaro, kuko yatumaga Abayahudi benshi babacikaho bakemera Yezu. Bukeye imbaga y'abantu bari baje mu minsi mikuru ya Pasika bamenya ko Yezu ari bugere i Yeruzalemu. Nuko bafata amashami y'imikindo bajya kumusanganira, bavuga baranguruye bati: “Hozana! Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani! Hasingizwe Umwami w'Abisiraheli!” Yezu abonye icyana cy'indogobe, acyicaraho nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Mwitinya, baturage b'i Siyoni! Dore umwami wanyu araje, ahetswe n'icyana cy'indogobe!” Ibyo abigishwa be ntibahita babisobanukirwa, ariko Yezu amaze kuzuka agahabwa ikuzo, ni bwo bibutse ko Ibyanditswe bimwerekeyeho ari ko byavugaga kandi ko ari ko abantu bamugenje. Ba bantu benshi bari kumwe na Yezu igihe yahamagaraga Lazaro ngo ave mu mva akamuzura, bari bagihamya ibyo babonye. Rubanda baramusanganira, kuko bari bumvise ko yakoze icyo gitangaza kiranga ibye. Nuko Abafarizayi baravugana bati: “Murabona ko ibi byose nta cyo bizatugezaho. Dore abantu bose baramuyobotse!” Mu bari baje i Yeruzalemu gusenga mu minsi mikuru harimo n'abanyamahanga. Begera Filipo wari uw'i Betsayida ho muri Galileya baramubwira bati: “Mutware, turifuza kubona Yezu.” Filipo ajya kubibwira Andereya, maze bombi bajya kubibwira Yezu. Yezu arababwira ati: “Igihe kirageze kugira ngo Umwana w'umuntu ahabwe ikuzo. Ndababwira nkomeje ko iyo akabuto k'ingano kadatewe mu gitaka ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye ni ho kera imbuto nyinshi. Ukunda ubuzima bwe azabubura, naho utihambira ku buzima bwe muri iyi si azaburindira ubugingo buhoraho. Unkorera wese agomba kunkurikira, kugira ngo aho nzaba ndi na we azabeyo, kandi unkorera wese Data azamwubahiriza. “Ubu umutima wanjye urahagaze – mvuge iki kandi? Ese nsabe nti: ‘Data, nkiza urwa none?’ Nyamara kandi ni cyo cyanzanye. Ahubwo ndasaba nti: ‘Data, iheshe ikuzo!’ ” Nuko humvikana ijwi ry'uvugira mu ijuru ati: “Maze kuryihesha kandi nzongera ndyiheshe.” Bamwe muri rubanda bari aho bumvise iryo jwi baravuga bati: “Ni inkuba!” Abandi bati: “Ni umumarayika uvuganye na we.” Nuko Yezu arabasubiza ati: “Iryo jwi si jye rigenewe ahubwo ni mwebwe. Ubu igihe cyo gucira ab'isi urubanza kirageze, ubu umutware w'iyi si agiye kuzameneshwa. Nanjye ninshyirwa hejuru y'isi nzikururiraho abantu bose.” Ibyo Yezu yabivugiraga kwerekana urupfu yari agiye gupfa urwo ari rwo. Noneho rubanda baramubwira bati: “Twumvise mu gitabo cy'Amategeko ko Kristo ahoraho ibihe byose. None se uvuga ute ko Umwana w'umuntu azagomba gushyirwa hejuru? Mbese uwo Mwana w'umuntu ni nde?” Yezu ni ko kubabwira ati: “Urumuri muracyarufite akanya gato, nimugende mukirufite kugira ngo umwijima utabatungura, kuko ugenda mu mwijima atamenya iyo ajya. Umwanya mugifite urumuri nimurwizere mube abantu bayoborwa n'urumuri.” Yezu amaze kuvuga atyo, arigendera arabihisha. Nubwo Abayahudi bari barabonye akora ibyo bitangaza byose bimuranga, ntabwo bamwemeye bityo biba nk'uko byavuzwe n'umuhanuzi Ezayi ngo: “Nyagasani, ni nde wemeye ibyo yatwumvanye? Kandi ni nde wahishuriwe ukuboko kwa Nyagasani?” Ntibashoboraga kubyemera nk'uko Ezayi yongeye kuvuga ati: “Imana yabahumye amaso, ibanangira imitima, kugira ngo be kubona, kandi be gusobanukirwa, batava aho bangarukira nkabakiza.” Ezayi yavuze ibyo ngibyo kuko yeretswe ikuzo rya Yezu, akaba ari we avuga. No mu batware b'Abayahudi benshi baramwemeraga, nyamara ntibabivuge ku mugaragaro kugira ngo Abafarizayi batabaca mu rusengero, kuko bahitagamo gushimwa n'abantu kuruta gushimwa n'Imana. Yezu avuga aranguruye ati: “Unyemera si jye aba yemeye gusa, ahubwo aba yemeye n'Uwantumye. Kandi n'umbonye aba abonye n'Uwantumye. Naje kuba urumuri rw'isi, kugira ngo unyemera wese ataguma mu mwijima. Kandi umuntu wese wumva amagambo yanjye ntayakurikize si jye umucira urubanza. Sinazanywe no gucira abantu urubanza ahubwo nazanywe no kubakiza. Umpinyura ntiyakire n'amagambo yanjye afite ikimucira urubanza: amagambo navuze ni yo azamucira urubanza ku munsi w'imperuka. Erega sinavuze ibyo nihangiye, ahubwo Data wantumye ni we wantegetse icyo ngomba kuvuga n'icyo ngomba gutangaza. Nzi yuko amategeko ye ageza ku bugingo buhoraho. Nuko rero ibyo Data yambwiye ni byo mvuga.” Hari ku munsi ubanziriza Pasika y'Abayahudi. Yezu yari azi ko igihe kigeze cyo kuva kuri iyi si agasubira kwa Se. Nk'uko yari asanzwe akunda abe bari ku isi, ni ko yakomeje kubakunda byimazeyo. Nimugoroba Yezu n'abigishwa be bari ku meza bafungura. Satani yari yamaze kwemeza Yuda Isikariyoti mwene Simoni kumugambanira. Yezu yari azi ko Se yamweguriye ibintu byose kandi ko yaturutse ku Mana, akazasubira ku Mana. Ni ko kuva ku meza, avanamo umwitero maze afata igitambaro aragikenyera. Asuka amazi ku ibesani atangira koza abigishwa be ibirenge, no kubahanaguza cya gitambaro yari akenyeje. Ageze kuri Simoni Petero we ahita amubaza ati: “Nyagasani, ni wowe ugiye kunyoza ibirenge?” Yezu aramusubiza ati: “Nturamenya icyo nkora ariko uzakimenya hanyuma.” Petero ati: “Reka da, ntuzigera unyoza ibirenge!” Yezu aramusubiza ati: “Nintakoza ibirenge nta cyo turi bube tugihuriyeho.” Simoni Petero ati: “Noneho rero Nyagasani, ntunyoze ibirenge gusa ahubwo unyuhagire n'ibiganza no mu mutwe!” Yezu aramubwira ati: “Uwiyuhagiye umubiri wose ntakeneye gusubira kwiyuhagira, keretse koga ibirenge kuko aba atunganye rwose. Kandi koko muratunganye, nyamara si mwese.” Yari azi uri bumugambanire, ni yo mpamvu yavuze ati: “Ntimutunganye mwese.” Yezu amaze kuboza ibirenge asubizamo umwitero we asubira ku meza. Nuko arababaza ati: “Aho musobanukiwe ibyo maze kubagirira? Munyita Umwigisha na Shobuja kandi ntimwibeshya kuko ari ko biri. Ubwo rero mbogeje ibirenge, ndi Shobuja n'Umwigisha wanyu namwe mugomba kubyozanya. Mbahaye urugero ngo mujye mukora nk'uko mbagiriye. Ndababwira nkomeje ko nta mugaragu uruta shebuja, kandi ko nta ntumwa iruta uwayitumye. Ubwo mumenye ibyo muzaba muhiriwe nimubikurikiza. “Si mwebwe mwese mvuga kuko nzi abo natoranyije. Ariko ni ngombwa ko ibi Byanditswe biba ngo: ‘Uwo dusangira ni we umpindutse’. Igitumye mbibabwira bitaraba ni ukugira ngo igihe bizaba bibaye muzemere uwo ndi we. Ndababwira nkomeje ko uwakiriye uwo ntumye ari jye azaba yakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye Uwantumye.” Yezu amaze kuvuga atyo ni ko gushenguka maze avuga yeruye ati: “Ndababwira nkomeje ko umwe muri mwe agiye kungambanira.” Abigishwa be barebana bumiwe, bayoberwa uwo avuze uwo ari we. Umwe muri bo, uwo Yezu yakundaga cyane yari hafi ye. Simoni Petero amucira amarenga ati: “Mubaze uwo avuze uwo ari we.” Uwo mwigishwa yegama mu gituza cya Yezu aramubaza ati: “Nyagasani, uwo uvuze ni nde?” Yezu aramusubiza ati: “Uwo mpereza ikimanyu cy'umugati ngiye gukoza mu burisho ni we uwo.” Nuko afata ikimanyu agikozamo, agihereza Yuda Isikariyoti mwene Simoni. Yuda amaze guhabwa icyo kimanyu ni bwo Satani yamwinjiyemo. Nuko Yezu aramubwira ati: “Icyo ukora gikore bwangu.” Ariko nta n'umwe mu basangiraga na we wamenye icyatumye amubwira atyo. Kubera ko Yuda yari umubitsi w'amafaranga, bamwe batekereje ko Yezu amubwiye kugura ibyo bakeneye by'umunsi mukuru, cyangwa kugira icyo aha abakene. Yuda akimara kwakira cya kimanyu ako kanya arasohoka. Icyo gihe hari nijoro. Yuda amaze gusohoka Yezu aravuga ati: “Ubu Umwana w'umuntu ahawe ikuzo kandi ahesheje Imana ikuzo. Kandi ubwo ahesheje Imana ikuzo, na yo izamuha ku ikuzo ryayo bwite kandi izabikora bidatinze. Bana banjye, ndacyari kumwe namwe akanya gato. Ariko nk'uko nabwiye Abayahudi namwe ni ko mbabwira: muzanshaka nyamara aho ngiye ntimuzashobora kuhagera. Mbahaye itegeko rishya ngo mukundane. Nk'uko nabakunze abe ari ko namwe mukundana. Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye ni uko bazabona mukundana.” Simoni Petero aramubaza ati: “Nyagasani, ugiye he?” Yezu aramusubiza ati: “Aho ngiye ntushobora kuhankurikira ubu, ariko uzahankurikira mu gihe kizaza.” Petero aramubaza ati: “Nyagasani, nabuzwa n'iki kugukurikira ubu? No kugupfira nabyemera!” Yezu aramusubiza ati: “Aho wakwemera kumpfira koko? Ndakubwira nkomeje ko inkoko itari bubike utaranyihakana gatatu.” Yezu arababwira ati: “Ntimuhagarike imitima. Mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi. Iyo bitaba bityo simba narababwiye ko ngiye kubategurira umwanya. Nuko rero ningenda nkamara kuwubategurira, nzagaruka mbajyaneyo kugira ngo aho ndi namwe muzabeyo. Aho njya, inzira ijyayo murayizi.” Tomasi aramubaza ati: “Nyagasani, ko tutazi aho ugiye inzira yo twayibwirwa n'iki?” Yezu aramusubiza ati: “Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo. Ntawe ujya kwa Data atanyuze kuri jye. Ubwo munzi na Data muzamumenya. Ndetse kuva ubu muramuzi kandi mwaramubonye.” Filipo aramubwira ati: “Nyagasani, twereke So biraba bihagije.” Yezu aramubwira ati: “Filipo we, nabanye namwe igihe kingana gitya none ukaba utanzi! Umbonye aba abonye na Data. None wavuga ute ngo nimbereke Data? Mbese ntiwemera ko ndi muri Data kandi na Data akaba ari muri jye? Ibyo mbabwira si ibyo nihangira, ahubwo Data uba muri jye ni we ukora umurimo we. Nimwemere ibyo mbabwira, ko ndi muri Data na Data akaba ari muri jye. Nibura mubyemezwe n'ibyo mubona nkora. Ndababwira nkomeje ko unyizera, ibyo nkora na we azabikora ndetse azakora n'ibibiruta, kuko ngiye kwa Data. Icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikora, kugira ngo ikuzo rya Data ryerekanirwe mu Mwana we. Nimugira icyo munsaba cyose mu izina ryanjye nzagikora. “Nimunkunda muzakurikiza amategeko yanjye. Nanjye nzasaba Data kubaha undi Mujyanama kugira ngo agumane namwe iteka. Uwo ni we Mwuka w'ukuri. Ab'isi ntibabasha kumwakira kuko batamureba ntibanamumenye. Naho mwebweho muramuzi kuko ari kumwe namwe kandi azaba muri mwe. “Sinzabasiga mwenyine nk'impfubyi, nzagaruka mbasange. Hasigaye umwanya muto ab'isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona. Kuko ndiho namwe muzabaho. Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data kandi namwe mukaba muri jye, nk'uko nanjye ndi muri mwe. “Uwemera amategeko yanjye, akayakurikiza, uwo ni we unkunda kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka.” Yuda (utari Isikariyoti) aramubaza ati: “Nyagasani, kuki uzatwiyereka twenyine ntiwiyereke rubanda rwose?” Yezu aramusubiza ati: “Unkunda wese azakurikiza ibyo mvuga, na Data azamukunda maze tumusange tugumane na we. Utankunda ntakurikiza ibyo mvuga, kandi rero amagambo mwumva mvuga si ayanjye, ahubwo ni aya Data wantumye. “Ibyo mbibabwiye nkiri hamwe namwe. Ariko wa Mujyanama ari we Mwuka Muziranenge Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose kandi azabibutsa ibyo nababwiye byose. “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ni yo mbahaye. Sinyabahaye nk'uko ab'isi bayatanga. Ntimuhagarike imitima kandi ntimugire ubwoba. Mwumvise ko nababwiye nti: ‘Ndagiye kandi nzagaruka mbasange.’ Iyaba mwankundaga mwakwishimiye ko ngiye kwa Data, kuko Data anduta. Ibyo mbaye mbibabwiye bitaraba, kugira ngo nibiba muzanyemere. Nta gihe ngifite cyo kuvugana namwe byinshi kuko umutware w'iyi si aje, icyakora nta bushobozi amfiteho. Nyamara ab'isi bagomba kumenya ko nkunda Data kandi ngakora byose nk'uko yabintegetse “Nimuhaguruke, tuve hano.” “Ni jye muzabibu w'ukuri kandi Data ni we uwuhingira. Ishami ryose ryo kuri jye ritera arivanaho, naho iryera ryose ararikaragira ngo ribe risukuye rirusheho kurumbuka. Namwe mumaze gusukurwa n'ibyo nababwiye. Nimugume kuri jye nanjye ngume muri mwe. Nk'uko ishami ubwaryo ritabasha kwera ridafashe ku muzabibu, ni ko namwe mutabasha gukora ibyiza mutagumye kuri jye. “Ni jye muzabibu namwe muri amashami. Uguma kuri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi kuko ari nta cyo mubasha gukora mudafashe kuri jye. Utaguma kuri jye ajugunywa kure akuma nk'ishami. Amashami nk'ayo barayasakuma bakayashyira mu muriro agakongoka. Nimuguma kuri jye, n'amagambo yanjye agahora muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa. Igihesha Data ikuzo ni uko mwera imbuto nyinshi, ni bwo muzaba abigishwa banjye. Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze, nimugume mu rukundo rwanjye. Nimukurikiza amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk'uko nanjye nakurikije amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe. “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo ibyishimo byanjye bibe muri mwe, kandi n'ibyishimo byanyu bibe bisesuye. Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk'uko nabakunze. Nta wagira urukundo ruruta urw'umuntu upfira incuti ze. Mwe muri incuti zanjye niba mukora ibyo mbategeka. Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atamenya ibyo shebuja akora. Ahubwo nabise incuti kuko nabamenyesheje ibyo Data yambwiye byose. Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije, mbatuma kujya kwera imbuto kandi ngo izo mbuto zanyu zigumeho, kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibahe. Icyo mbategetse rero ni ugukundana. “Ab'isi nibabanga mumenye ko ari jye babanje kwanga. Iyo muba ab'isi, bari kubakunda nk'uko bakunda ababo. Ariko ntimuri ab'isi ahubwo narabatoranyije mbatandukanya na bo, ni cyo gituma babanga. Mwibuke iri jambo nababwiye nti; ‘Nta mugaragu uruta shebuja.’ Ubwo bantoteje bazabatoteza namwe. Niba barakurikije inyigisho zanjye n'izanyu bazazikurikiza. Ariko ibyo byose bazabibagirira babampōra kuko batazi Uwantumye. Iyo ntaza ngo mvugane na bo nta cyaha bajyaga kugira, naho ubu ngubu ntibafite icyo kwireguza. Unyanga aba yanze na Data. Iyo ntakorera muri bo ibitigeze bikorwa n'undi muntu wese nta cyaha bajyaga kugira, ariko none babonye ibyo nakoze kandi basigaye batwanga jye na Data. Nyamara byagenze bityo kugira ngo bibe nk'uko byanditswe mu gitabo cy'Amategeko yabo ngo: ‘Banyanze ari nta mpamvu.’ “Wa Mujyanama azaza, ni we Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data. Nimuboherereza muhawe na Data, azaba umugabo wo guhamya ibyanjye. Namwe kandi muzambera abagabo kuko turi kumwe uhereye mbere na mbere. “Ibyo nabibabwiriye kugira ngo hatagira ikibacogoza. Bazabaca mu nsengero zabo, ndetse hagiye kuzaza igihe ubwo uzabica wese azibwira ko akorera Imana. Bazabagirira batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye. Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe nikigera muzibuke ko nabibamenyesheje. “Icyatumye ntabibabwira mbere ni uko nari nkiri kumwe namwe. Ariko ubu ngiye gusanga Uwantumye, kandi rero muri mwe ntawe umbaza ati: ‘Urajya he?’ None ishavu rirabashengura kuko maze kubibabwira. Nyamara ndababwira ukuri: icyabagirira akamaro ni uko ngenda, kuko nintagenda wa Mujyanama atazaza muri mwe, ariko ningenda nzamuboherereza. Kandi naza azemeza ab'isi ko batsinzwe ku byerekeye icyaha cyabo no ku byerekeye gutunganira Imana, no ku byerekeye urubanza. Azabemeza ibyerekeye icyaha cyabo kuko batanyemeye. Azabemeza ibyerekeye gutunganira Imana kuko ngiye kwa Data mukaba mutakimbonye. Azabemeza ibyerekeye urubanza kuko umutware w'iyi si yamaze kurucirwa. “Ndacyafite byinshi nababwira ariko ubu ntimwabasha kubyihanganira. Mwuka werekana ukuri naza azabayobora mu kuri kose, kuko atazavuga ibyo yihangiye, ahubwo azavuga ibyo azaba yumvise kandi azanabamenyesha ibizaza. Azanyubahiriza kuko azahabwa ku byanjye akabibamenyesha. Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mbabwira nti: ‘Mwuka azahabwa ku byanjye maze abibamenyeshe’. “Hasigaye igihe gito mwe kumbona hanyuma mu kindi gihe gito mukazambona.” Nuko bamwe mu bigishwa be barabazanya bati: “Ibyo se ni ibiki atubwiye ngo hasigaye igihe gito twe kumubona hanyuma mu kindi gihe gito tukazamubona, kandi ngo kuko agiye kwa Se?” Bati: “Icyo ‘gihe gito’ ni ukuvuga iki? Ntituzi icyo ashaka kuvuga.” Yezu amenye ko bashaka kumubaza ni ko kugira ati: “Ese murabazanya kuri iryo jambo navuze nti: ‘Hasigaye igihe gito mwe kumbona hanyuma mu kindi gihe gito mukazambona?’ Ndababwira nkomeje ko muzarira muboroge, naho ab'isi bo bazishima. Muzababara ariko akababaro kanyu kazahinduka ibyishimo. Iyo umugore aramukwa arababara kuko agejeje igihe, ariko yamara kubyara ntabe acyibuka uburibwe kubera ibyishimo, kuko isi iba yungutse umuntu. Namwe ubu murababaye koko, ariko nzongera kubabona, maze ibyishimo bibasābe mu mutima kandi ntawe uzabibavutsa. “Uwo munsi nugera nta cyo muzaba mukinsiganuza. Ndababwira nkomeje ko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha. Kugeza ubu nta cyo mwigeze musaba mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa kugira ngo ibyishimo byanyu bisendere. “Ibyo mbibabwiye mu marenga. Igihe kizaza ubwo ntazongera kubabwira mu marenga, ahubwo nzabamenyesha ibya Data neruye. Uwo munsi muzamwambaza mu izina ryanjye. Simvuze ko nzabavuganira kuri Data. Erega Data ubwe asanzwe abakunda, kuko munkunda mukaba mwaremeye ko navuye ku Mana! Naturutse kwa Data nza ku isi, kandi ubu ngiye kuva ku isi nsubire kwa Data.” Abigishwa be baramubwira bati: “Dore noneho utubwiye weruye utaducira amarenga. Ubu tumenye yuko uzi byose kandi ntukeneye ko hari uwagira icyo akubaza. Kubera ibyo twemera ko wavuye ku Mana.” Yezu arababwira ati: “Noneho murashyize muranyemeye! Ariko igihe kigiye kuza ndetse kirageze, ubwo mwese muri butatane umuntu wese akajya ukwe maze mukansiga jyenyine. Nyamara sindi jyenyine kuko ndi kumwe na Data. Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro mukomora kuri jye. Ku isi muzagira amakuba, ariko nimuhumure isi narayitsinze!” Yezu amaze kuvuga atyo, yubura amaso areba ku ijuru aravuga ati: “Data, igihe kirageze. Hesha Umwana wawe ikuzo kugira ngo na we aguheshe ikuzo. Wamuhaye ububasha ku bantu bose, ni ukugira ngo abo wamuhaye bose abaheshe ubugingo buhoraho. Kandi ubugingo buhoraho ngubu: ni uko bakumenya wowe Mana y'ukuri wenyine bakamenya n'uwo watumye Yezu Kristo. Naguhesheje ikuzo ku isi ndangiza umurimo wampaye gukora. Noneho Data, umpe kubana nawe mfite rya kuzo twari dusangiye isi itararemwa. “Abantu wampaye ubakuye mu b'isi nabagaragarije uwo uri we. Bari abawe maze urabampa kandi bakurikije ijambo ryawe. None bazi ko ibyo wampaye byose ari wowe biturukaho, kuko ubutumwa wampaye nabubagejejeho bakabwakira. Bazi badashidikanya ko naturutse kuri wowe kandi bemera ko ari wowe wantumye. “Ni bo nsabira sinsabira ab'isi, ahubwo nsabira abo wampaye kuko ari abawe. Ibyanjye byose ni ibyawe, n'ibyawe byose ni ibyanjye kandi ikuzo ryanjye ryagaragariye kuri bo. Kuva ubu sinkiri ku isi ariko bo baracyayiriho, naho jye nje iwawe. Data uzira inenge, ubarindishe ububasha wampaye, kugira ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe. Nkiri kumwe na bo, ububasha wampaye ni bwo bwatumye mbagumana nkabarinda, ntihagire n'umwe muri bo ubura uretse wa wundi wagombaga kurimbuka, kugira ngo bibe nk'uko Ibyanditswe bivuga. Ubu rero nje aho uri ariko ibyo mbivuze nkiri ku isi, kugira ngo ibyishimo byanjye bibasendere mu mitima. Nababwiye ijambo ryawe, ab'isi barabanga babaziza ko atari abayo nk'uko nanjye ntari uwayo. Singusaba ngo ubakure ku isi, ahubwo ndagusaba ngo ubarinde Sekibi. Si ab'isi nk'uko nanjye ntari uw'isi. Ubiyegurire ukoresheje ukuri kwawe, ijambo ryawe ni ryo kuri. Nk'uko wantumye ku isi ni ko nanjye mbatumye ku isi. Ku bwabo ndakwiyeguriye kugira ngo na bo babe bakwiyeguriye by'ukuri. “Ntabwo ari bo nsabira bonyine, ahubwo nsabira n'abazanyemera kubera ubutumwa babazaniye. Ndasaba ko bose baba umwe. Data, nk'uko uri muri jye nanjye nkaba muri wowe, ni ko nsaba ko baba umwe natwe kugira ngo ab'isi bemere ko ari wowe wantumye. Ikuzo wampaye nanjye nararibahaye kugira ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe, mbe muri bo nawe ube muri jye. Bibumbire hamwe byimazeyo, kugira ngo ab'isi bamenye ko wantumye kandi ko ubakunda nk'uko unkunda. “Data, ni wowe wabampaye none ndashaka kuzabana na bo aho nzaba ndi, kugira ngo bitegereze ikuzo wampaye kuko wankunze isi itararemwa. Data nyir'ubutungane, ni koko ab'isi ntibigeze bakumenya, ariko jye ndakuzi kandi n'aba basobanukiwe ko ari wowe wantumye. Narabakumenyesheje kandi nzakomeza kubikora, kugira ngo urukundo wankunze rube muri bo nanjye mbe muri bo.” Yezu amaze gusenga atyo, ajyana n'abigishwa be bambuka umugezi wa Kedironi. Hakurya yaho hari ubusitani, maze Yezu n'abigishwa be babujyamo. Yuda wari ugiye kumugambanira yari azi aho hantu, kuko Yezu yakundaga kuhateranira n'abigishwa be. Nuko Yuda ajyayo ayoboye igitero cy'abasirikari n'abarinzi b'Ingoro y'Imana, batumwe n'abakuru bo mu batambyi hamwe n'Abafarizayi. Bari batwaye imuri n'amatara n'intwaro. Yezu yari azi ibigiye kumubaho byose, maze aza abasanga arababaza ati: “Murashaka nde?” Baramusubiza bati: “Yezu w'i Nazareti.” Yezu arababwira ati: “Ni jyewe.” Yuda w'umugambanyi yari kumwe na bo. Yezu avuze ati: “Ni jyewe”, barihinda basubira inyuma bikubita hasi. Nuko yongera kubabaza ati: “Murashaka nde?” Bati: “Yezu w'i Nazareti.” Yezu arabasubiza ati: “Nababwiye ko ari jye. Niba rero ari jye mushaka nimureke aba bigendere.” Kwari ukugira ngo bibe nk'uko yari yavuze ati: “Sinabuze n'umwe mu bo wampaye.” Nuko Simoni Petero wari ufite inkota arayikura ayikubita umugaragu w'Umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw'iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Malikusi. Yezu abwira Petero ati: “Subiza inkota mu rwubati. Mbese uragira ngo ndeke kunywa igikombe cy'umubabaro Data yampaye?” Ubwo rero abasirikari n'umukuru wabo hamwe n'abarinzi b'Ingoro y'Imana b'Abayahudi, bafata Yezu baramuboha. Babanza kumujyana kwa Ana, ari we sebukwe wa Kayifa wari Umutambyi mukuru muri uwo mwaka. Kayifa ni we wari waragiriye Abayahudi inama, yuko ikiruta ari uko umuntu umwe yapfira rubanda. Nuko Simoni Petero n'undi mwigishwa bakurikira Yezu. Uwo mwigishwa wundi yari azwi n'Umutambyi mukuru, bituma yinjirana na Yezu mu rugo rwe naho Petero asigara ku irembo. Nuko wa mwigishwa wundi wari uzwi n'Umutambyi mukuru, arasohoka avugana n'umuja ukumīra, ni ko kwinjiza Petero. Uwo muja abaza Petero ati: “Mbese aho nawe nturi uwo mu bigishwa b'uriya muntu?” Aramusubiza ati: “Oya.” Abagaragu n'abarinzi b'Ingoro y'Imana bari bacanye umuriro kubera imbeho bari bahagaze bota, Petero na we ahagararanye na bo yota. Nuko wa Mutambyi mukuru Ana abaza Yezu ibyerekeye abigishwa be n'inyigisho ze. Yezu aramusubiza ati: “Nahoze mbwira abantu bose ku mugaragaro. Iteka nigishirizaga mu nsengero no mu rugo rw'Ingoro y'Imana, aho Abayahudi bateranira. Nta cyo nigeze mvuga rwihishwa. None urambariza iki? Ahubwo baza abumvise ibyo navuze, bo babizi neza.” Yezu amaze kuvuga atyo, umwe mu barinzi b'Ingoro y'Imana wari uhagaze aho, amukubita urushyi avuga ati: “Ugasubiza Umutambyi mukuru utyo?” Yezu aramusubiza ati: “Niba mvuze nabi erekana aho ikibi kiri, ariko se niba mvuze neza unkubitiye iki?” Nuko Ana amwohereza aboshye kwa Kayifa Umutambyi mukuru. Ubwo Simoni Petero akaba ahagaze yota. Nuko baramubaza bati: “Mbese aho nawe nturi uwo mu bigishwa be?” Arabihakana ati: “Oya.” Umwe wo mu bagaragu b'Umutambyi mukuru, wari mwene wabo w'uwo Petero yari yaciye ugutwi aramubaza ati: “Sinakwiboneye uri kumwe na we muri bwa busitani?” Nuko Petero yongera kubihakana, maze ako kanya inkoko irabika. Igitondo gitangaje bavana Yezu kwa Kayifa, bamujyana mu ngoro y'umutegetsi. Abayahudi ntibinjira muri iyo ngoro, kugira ngo badahumana bikababuza kurya ifunguro rya Pasika. Nuko Pilato arasohoka abasanga hanze arababaza ati: “Uyu muntu muramurega iki?” Baramusubiza bati: “Iyo ataba umugizi wa nabi ntituba tumukuzaniye.” Pilato arababwira ati: “Nimube ari mwe mumujyana, mumucire urubanza mukurikije amategeko yanyu.” Abayahudi baramubwira bati: “Ntidufite uburenganzira bwo kugira uwo twica.” Kwari ukugira ngo bibe nk'uko Yezu yari yavuze, yerekana urwo yari agiye gupfa. Pilato asubira mu ngoro ye, maze ahamagara Yezu aramubaza ati: “Ni wowe mwami w'Abayahudi?” Yezu ni ko kumubaza ati: “Ibyo ni wowe ubyihangiye, cyangwa se ni abandi babigushyizemo?” Pilato aramusubiza ati: “Nanjye se uragira ngo ndi Umuyahudi? Ni bene wanyu n'abakuru bo mu batambyi banyu bakunzaniye. Mbese wakoze iki?” Yezu aramusubiza ati: “Ubwami bwanjye si ubwo kuri iyi si. Iyo buza kuba ubwo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwaniriye kugira ngo ntagabizwa Abayahudi. Noneho rero ubwami bwanjye si ubw'ino aha.” Maze Pilato aramubaza ati: “Ni ukuvuga rero ko uri umwami?” Yezu ati: “Ubwawe wivugiye ko ndi umwami! Icyo navukiye kandi cyanzanye ku isi ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Umuntu wese ukunda ukuri antega amatwi.” Pilato ati: “Ukuri ni iki?” Pilato amaze kuvuga atyo, yongera gusanga Abayahudi hanze arababwira ati: “Nsanze nta cyaha kimuhama. None se, ko hari akamenyero ko mbarekurira imfungwa imwe ku munsi mukuru wa Pasika, murashaka ko mbarekurira umwami w'Abayahudi?” Barasakuza bati: “Si we dushaka ahubwo duhe Baraba!” Nyamara Baraba uwo yari umwambuzi. Ni bwo Pilato ategetse ko bafata Yezu ngo bamukubite. Nuko abasirikari bazingazinga ikamba ry'amahwa barimutamiriza ku mutwe, bamwambika n'umwitero w'umutuku wijimye bakamwegera bati: “Urakarama Mwami w'Abayahudi”, bakamukubita inshyi. Nuko Pilato yongera gusohoka abwira Abayahudi ati: “Dore ndamubazaniye kugira ngo mumenye ko nta cyaha namusanganye.” Yezu ni ko gusohoka yambaye rya kamba ry'amahwa na wa mwitero w'umutuku wijimye. Pilato arababwira ati: “Nguyu wa muntu.” Abakuru bo mu batambyi n'abarinzi b'Ingoro y'Imana bamukubise amaso, bavuga baranguruye bati: “Mubambe ku musaraba! Mubambe!” Pilato arababwira ati: “Mube ari mwe mumujyana mumubambe, kuko jyewe nta cyaha musanganye.” Abayahudi baramusubiza bati: “Twebwe dufite itegeko rivuga ko agomba gupfa kuko yigize Umwana w'Imana.” Pilato yumvise iryo jambo arushaho kugira ubwoba, maze asubira mu ngoro ye abaza Yezu ati: “Ukomoka hehe?” Yezu ntiyagira icyo amusubiza. Pilato ni ko kumubwira ati: “Nta cyo unsubiza? Ese ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura cyangwa bwo kukubamba ku musaraba?” Yezu aramusubiza ati: “Nta bubasha na buke wari kuba umfiteho iyo utabuhabwa n'Imana. Noneho rero uwangambaniye kuri wowe agusumbije icyaha.” Guhera ubwo Pilato akora uko ashoboye ngo amurekure, ariko Abayahudi bararangurura bati: “Nurekura uwo muntu uraba utari incuti y'umwami w'i Roma. Uwigira umwami wese aba arwanya umwami w'i Roma.” Pilato abyumvise atyo asubiza Yezu hanze, yicara ku ntebe ahantu hirengeye hitwa ku Muteguro w'Amabuye, mu kinyarameya hakitwa Gabata. Ubwo hari mu masaa sita ku munsi w'imyiteguro ya Pasika y'Abayahudi. Abwira Abayahudi ati: “Dore umwami wanyu!” Ariko bo bararangurura bati: “Mukureho! Mukureho! Mubambe ku musaraba!” Pilato arababaza ati: “Ese mbambe umwami wanyu?” Abakuru bo mu batambyi barasubiza bati: “Nta mwami tugira utari umwami w'i Roma.” Ni bwo Pilato amubahaye kugira ngo bamubambe. Nuko bafata Yezu baramujyana. Agenda yitwariye umusaraba agana ahantu hitiriwe igihanga, mu giheburayi hakitwa Gologota. Aho ni ho bamubambye ku musaraba abambanwa n'abandi babiri, umwe hino undi hirya naho Yezu ari hagati yabo. Pilato yari yandikishije itangazo arishyira ku musaraba, rivuga ngo: “Yezu w'i Nazareti, Umwami w'Abayahudi”. Abayahudi benshi basoma iryo tangazo, kuko aho Yezu yari abambwe hari hafi y'Umurwa, kandi itangazo ryari ryanditswe mu giheburayi no mu kilatini no mu kigereki. Nuko abakuru bo mu batambyi b'Abayahudi babwira Pilato bati: “Wikwandika ngo ‘Umwami w'Abayahudi’, ahubwo wandike uti: ‘Uyu muntu yiyise umwami w'Abayahudi’.” Pilato arabasubiza ati: “Icyo nanditse nacyanditse.” Abasirikari bamaze kubamba Yezu ku musaraba, bafata imyambaro ye bayigabanyamo imigabane ine, buri wese abona uwe hasigara ikanzu ye gusa. Iyo kanzu ntiyari ifite uruteranyirizo, ahubwo yari iboshywe yose kuva hejuru kugeza hasi. Nuko baravugana bati: “Twe kuyicamo ibice, ahubwo reka tuyifindire turebe uwo iri buherereho.” Kwari ukugira ngo bibe nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Bigabanyije imyambaro yanjye, umwenda wanjye barawufindira.” Nguko uko abasirikari babigenje. Iruhande rw'umusaraba wa Yezu hari hahagaze nyina, hamwe na nyina wabo Mariya muka Kilopa na Mariya w'i Magadala. Nuko Yezu abonye nyina, na wa mwigishwa yakundaga ahagaze hafi aho, abwira nyina ati: “Mubyeyi, nguwo umuhungu wawe!” Abwira n'uwo mwigishwa ati: “Nguwo nyoko!” Nuko guhera icyo gihe uwo mwigishwa amujyana iwe. Nyuma y'ibyo, Yezu amenye ko byose birangiye kugira ngo bibe nk'uko Ibyanditswe bivuga, aravuga ati: “Mfite inyota.” Ikibindi cyuzuye divayi isharira cyari giteretse aho. Nuko bafata icyangwe bagihambira ku gati kitwa hisopo, bacyinika muri iyo divayi bakimushyira ku munwa. Yezu amaze kunyunyuza iyo divayi isharira, aravuga ati: “Birarangiye!” Nuko yubika umutwe, avamo umwuka. Kuko wari umunsi w'imyiteguro y'isabato, Abayahudi basaba Pilato kubavuna amaguru ngo babamanure, kugira ngo imirambo yabo itaguma ku misaraba ku isabato, kandi iyo sabato ari umunsi mukuru. Nuko abasirikari baraza, bavuna amaguru y'umuntu wa mbere n'ay'uwa kabiri bari babambanywe na Yezu, ariko bageze kuri Yezu basanga amaze gupfa, ntibirirwa bamuvuna amaguru. Ahubwo umwe mu basirikari amutoboza icumu mu rubavu, muri ako kanya havamo amaraso n'amazi. Uwabyiboneye ni we ubihamya kandi ibyo ahamya ni iby'ukuri. Uwo azi ko ibyo avuga ari ukuri kugira ngo namwe mubyemere. Ibyo bintu byabereyeho kugira ngo bibe nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Nta gufwa rye na rimwe rizavunwa.” Kandi ahandi havuga ngo: “Bazitegereza uwo batoboye.” Hanyuma y'ibyo haza uwitwa Yozefu ukomoka mu mujyi wa Arimateya, wari umwigishwa wa Yezu rwihishwa abitewe no gutinya Abayahudi. Nuko asaba Pilato uburenganzira bwo gutwara umurambo wa Yezu, Pilato aramwemerera maze araza arawujyana. Nikodemu wigeze gusanga Yezu nijoro na we araza, azana imibavu ivanze n'amakakama ahumura neza, ipima nk'ibiro mirongo itatu. Bombi bajyana umurambo wa Yezu, bawuhambira mu myenda hamwe n'iyo mibavu nk'uko Abayahudi babigenza bahamba. Hafi y'aho yabambwe hari ubusitani burimo imva nshya itigeze ihambwamo. Kubera ko wari umunsi w'imyiteguro y'isabato kandi iyo mva ikaba yari bugufi, baba ari ho bashyingura Yezu. Ku cyumweru ari wo munsi wa mbere, Mariya w'i Magadala aza ku mva bwenda gucya, abona ibuye ryavanywe ku mva. Nuko ariruka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati: “Bavanye databuja mu mva kandi ntituzi aho bamushyize.” Petero ahagurukana na wa mwigishwa wundi bajya ku mva. Bombi bariruka ariko wa mwigishwa wundi asiga Petero, amutanga kugera ku mva. Arunama abona imyenda irambitse aho, ariko ntiyinjiramo. Simoni Petero na we aba arahageze yinjira mu mva, abona imyenda irambitse aho n'igitambaro cyari gitwikiriye umutwe wa Yezu kitari hamwe n'indi myenda, ahubwo kiri ukwacyo kizinze. Nuko wa mwigishwa wundi wageze ku mva bwa mbere na we arinjira, abonye ibyo yemera ko Yezu yazutse. Bari batarasobanukirwa Ibyanditswe bivuga ko agomba kuzuka. Nuko abo bigishwa bisubirira imuhira. Mariya yari ahagaze hafi y'imva arira. Akirira arunama areba mu mva maze abona abamarayika babiri bambaye imyambaro yera bicaye aho umurambo wa Yezu wari uri, umwe yicaye aho umutwe wari uri undi aho ibirenge byari biri. Baramubaza bati: “Wa mugore we, urarizwa n'iki?” Arabasubiza ati: “Ni uko batwaye umurambo wa databuja, kandi sinzi aho bawushyize.” Amaze kuvuga atyo ahindukiye ngo arebe inyuma, abona Yezu ahagaze aho ariko ntiyamenya ko ari we. Yezu aramubaza ati: “Wa mugore we, urarizwa n'iki? Urashaka nde?” Mariya akeka ko ari ushinzwe ubusitani, ni ko kumubwira ati: “Nyabuneka, niba ari wowe watwaye umurambo, mbwira aho wawushyize maze nywujyane.” Yezu aramubwira ati: “Mariya we.” Mariya arahindukira amubwira mu kinyarameya ati: “Rabuni!” (Bisobanurwa ngo “Mwigisha”). Yezu aramubwira ati: “Wishaka kungumana kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data! Ahubwo genda usange abavandimwe banjye, ubabwire ko ngiye kuzamuka nkajya kwa Data ari we So, nkajya ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.” Mariya w'i Magadala aragenda abwira abigishwa ati: “Niboneye Nyagasani!” Nuko abatekerereza ibyo yamubwiye. Nuko kuri uwo munsi bugorobye, ku cyumweru (ari wo munsi wa mbere), abigishwa ba Yezu bari bateraniye mu nzu, bakinze inzugi babitewe no gutinya Abayahudi. Yezu araza ahagarara hagati yabo arababwira ati: “Nimugire amahoro!” Amaze kuvuga atyo abereka ibiganza bye no mu rubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani barishima cyane. Ababwira ubwa kabiri ati: “Nimugire amahoro! Uko Data yantumye ni ko nanjye mbatumye.” Amaze kuvuga atyo abahumekeraho ati: “Nimwakire Mwuka Muziranenge! Abo muzababarira ibyaha bose bazaba babibabariwe, kandi abo mutazabibabarira bazaba batabibabariwe.” Ariko Tomasi witwaga Didimo umwe mu bigishwa cumi na babiri, ntiyari kumwe na bo igihe Yezu yazaga. Nuko abandi bigishwa baramubwira bati: “Twabonye Nyagasani!” Tomasi arababwira ati: “Nintabona imyenge y'imisumari mu biganza bye ngo nshyiremo urutoki, kandi ngo nshyire n'ikiganza mu rubavu rwe sinzabyemera.” Nuko iminsi umunani ishize na bwo abigishwa ba Yezu bari muri ya nzu, noneho na Tomasi ari kumwe na bo. Yezu aza inzugi zikinze, ahagarara hagati yabo aravuga ati: “Nimugire amahoro!” Abwira Tomasi ati: “Shyira urutoki aha ngaha, witegereze ibiganza byanjye kandi ushyire n'ikiganza cyawe mu rubavu rwanjye. Nuko ureke gushidikanya ahubwo unyemere!” Tomasi aramusubiza ati: “Mwami wanjye! Mana yanjye!” Yezu aramubwira ati: “Unyemejwe n'uko umbonye. Hahirwa abanyemera kandi batambonye.” Yezu ari kumwe n'abigishwa be yakoze n'ibindi bitangaza byinshi bimuranga, bitanditswe muri iki gitabo. Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwemere yuko Yezu ari Kristo Umwana w'Imana, kandi ngo nimumwizera muherwe ubugingo muri we. Nyuma y'ibyo Yezu yongera kubonekera abigishwa be ku nkombe z'ikiyaga cya Tiberiya. Dore uko byagenze: abari bahari ni Simoni Petero na Tomasi witwaga Didimo, na Natanayeli ukomoka i Kana ho muri Galileya na bene Zebedeyi bombi, n'abandi bigishwa ba Yezu babiri. Simoni Petero arababwira ati: “Ngiye kuroba.” Baramusubiza bati: “Reka tujyane!” Nuko baragenda bajya mu bwato, barara ijoro ariko ntibagira icyo bafata. Mu gitondo cya kare Yezu yari ku nkombe, ariko abigishwa ntibamenya ko ari we. Nuko arababaza ati: “Yemwe, hari icyo mwafashe?” Baramusubiza bati: “Habe na busa!” Arababwira ati: “Nimuterere umutego iburyo bw'ubwato murayafata.” Nuko babigenza batyo, maze ntibabasha gukurura umutego kubera ubwinshi bw'amafi bari bafashe. Wa mwigishwa Yezu yakundaga abwira Petero ati: “Ni Nyagasani!” Simoni Petero yumvise ko ari Nyagasani, ahita akenyera kuko yari yiyambuye, maze arasimbuka agwa mu mazi. Abandi bigishwa baza mu bwato, bagera ku nkombe bakurura umutego wuzuye amafi. Ntibari kure y'inkombe bari nko muri metero ijana. Bageze imusozi bahasanga amakara yaka, yokejweho ifi n'umugati. Yezu arababwira ati: “Nimuzane ku mafi mumaze gufata.” Simoni Petero asubira mu bwato, akurura wa mutego wuzuye amafi manini ijana na mirongo itanu n'atatu, kandi nubwo yari menshi atyo umutego ntiwacika. Yezu arababwira ati: “Nimuze mufungure!” Nta n'umwe mu bigishwa be wubahutse kumubaza ati: “Uri nde?” Bari bamenye ko ari Nyagasani. Yezu araza afata umugati arawubahereza, abahereza n'amafi. Ubwo bwari ubwa gatatu Yezu abonekera abigishwa be amaze kuzuka. Nuko bamaze gufungura Yezu abaza Simoni Petero ati: “Simoni mwene Yohani, urankunda kuruta aba? ” Aramusubiza ati: “Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda.” Yezu ati: “Ragira abana b'intama banjye!” Yongera kumubaza ubwa kabiri ati: “Simoni mwene Yohani, urankunda?” Aramusubiza ati: “Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda.” Yezu ati: “Ragira intama zanjye uziteho!” Yongera kumubaza ubwa gatatu ati: “Simoni mwene Yohani, urankunda?” Petero aterwa agahinda n'uko Yezu amubajije ubwa gatatu ati: “Urankunda?” Ni ko kumubwira ati: “Nyagasani, uzi byose, uzi ko ngukunda.” Yezu aramubwira ati: “Ragira intama zanjye! Ndakubwira nkomeje ko igihe wari ukiri umusore, warikenyezaga ukajya aho wishakiye, ariko numara gusaza uzajya urambura amaboko undi muntu agukenyeze, kandi akujyane aho udashaka.” Yavugiye atyo kugira ngo yerekane urwo Petero azapfa rugahesha Imana ikuzo. Amaze kuvuga atyo aramubwira ati: “Nkurikira!” Petero akebutse abona wa mwigishwa Yezu yakundaga abakurikiye. Uwo ni umwe wari wegamye mu gituza cya Yezu cya gihe bari ku meza, akamubaza ati: “Nyagasani, ni nde uri bukugambanire?” Petero amubonye abaza Yezu ati: “Naho se Nyagasani, uyu we bite?” Yezu aramusubiza ati: “Niba nshaka ko abaho kugeza aho nzazira bigutwaye iki? Wowe nkurikira!” Nuko iyo nkuru ikwira mu bavandimwe yuko uwo mwigishwa atazapfa. Ariko Yezu ntiyavugaga ko atazapfa, ahubwo yaravuze ati: “Niba nshaka ko abaho kugeza aho nzazira bigutwaye iki?” Uwo mwigishwa ni we ubwe uhamya ibyo, ni na we wabyanditse kandi tuzi ko ibyo ahamya ari ukuri. Hariho n'ibindi byinshi Yezu yakoze. Uwabyandika byose uko bingana, ngira ngo ibitabo byakwandikwa byasaguka isi. Kuri Tewofili, Mu gitabo cyanjye cya mbere narondoye ibintu byose Yezu yakoze n'ibyo yigishije, kuva agitangira umurimo we kugeza ku munsi ajyanywe mu ijuru. Ibyo bitaraba yagize ibyo amenyesha abo yari yaratoranyije kuba Intumwa ze, akoresheje Mwuka Muziranenge. Abo ni bo yari yariyeretse nyuma yo kubabazwa agapfa, abemeza ko ari muzima akoresheje ibimenyetso byinshi. Nuko amara iminsi mirongo ine ababonekera, ababwira ibyerekeye ubwami bw'Imana. Igihe kimwe bari kumwe arabategeka ati: “Ntimuzave i Yeruzalemu, ahubwo mutegereze uwo Data yabasezeranyije, ari na we mwanyumvanye. Yohani we yabatirishaga amazi, ariko mu minsi mike muzabatirishwa Mwuka Muziranenge.” Nuko Intumwa za Yezu zimaze guterana ziramubaza ziti: “Mbese Nyagasani, iki ni cyo gihe ugiye gusubiza Abisiraheli ubwami bwabo?” Arabasubiza ati: “Ibihe n'iminsi ibyo bizabera byagenwe n'ubushobozi bwite bwa Data, si umurimo wanyu kubimenya. Icyakora Mwuka Muziranenge nabazaho muzahabwa ububasha. Bityo muzaba abagabo bo guhamya ibyanjye i Yeruzalemu no muri Yudeya hose, no muri Samariya ndetse no kugeza ku mpera z'isi.” Amaze kuvuga atyo azamurwa bamureba, igicu kiramubakingiriza. Igihe bagihanze amaso ku ijuru akigenda, ngo bajye kubona, babona abagabo babiri bambaye imyambaro yera babahagaze iruhande. Barababaza bati: “Yemwe bagabo bo muri Galileya, ni iki kibahagaritse aho mwitegereza ku ijuru? Yezu uwo ubavanywemo akajyanywa mu ijuru, azagaruka nk'uko mumubonye ajyayo.” Nuko basubira i Yeruzalemu bavuye ku musozi w'Iminzenze, uri nko muri kirometero imwe. Bagezeyo bajya muri cya cyumba cyo hejuru, aho babaga ubusanzwe. Abo bari Petero na Yohani na Yakobo, Andereya na Filipo, na Tomasi na Barutolomayo, na Matayo na Yakobo mwene Alufeyi, na Simoni wari umurwanashyaka w'igihugu, na Yuda mwene Yakobo. Abo bose bakomeza kubana bashishikariye gusenga bahuje umutima, bari kumwe n'abagore hamwe na Mariya nyina wa Yezu, n'abavandimwe ba Yezu. Muri iyo minsi Petero ahaguruka hagati y'abemera Yezu bari bateranye ari nk'ijana na makumyabiri, arababwira ati: “Bavandimwe, byari ngombwa ko Ibyanditswe biba, ibyo Mwuka Muziranenge yari yarahaye Dawidi guhanura kuri Yuda wayoboye abafashe Yezu. Uwo yahoze abarwa muri twe kandi yari yaratorewe umurimo umwe n'uwacu.” Yuda uwo amaze kugura umurima ibivuye mu buhemu bwe, yaguye yubamye araturika amara ye yose arasandara. Ibyo bimenyekana mu baturage b'i Yeruzalemu bose, bigeza aho uwo murima bawita Akeludama (ari ko kuvuga umurima w'amaraso). Petero yungamo ati: “Koko kandi ni ko byanditswe mu gitabo cya Zaburi ngo ‘Iwe hazahinduke itongo, he kugira uhatura’, kandi ngo ‘Umurimo yari ashinzwe uhabwe undi.’ “Dore rero uko bigomba kugenda: hariho abagabo twajyanaga igihe cyose Nyagasani Yezu yabanye natwe, uhereye ubwo Yohani yabatizaga ukageza ku munsi Yezu yadukuriwemo akajya mu ijuru. Umwe muri bo ni we uzafatanya natwe, kugira ngo abe umugabo wo guhamya izuka rye.” Nuko bazana abantu babiri. Umwe ni Yozefu witwaga Barisaba wari waranahimbwe Yusito, undi ni Matiyasi. Basenga bagira bati: “Nyagasani, wowe uzi imitima y'abantu bose, erekana muri aba bombi uwo utoranyije kugira ngo abe Intumwa ya Kristo mu cyimbo cya Yuda, kandi afate umurimo Yuda yataye akajya ahamukwiye.” Barafinda maze ubufindo bwerekana Matiyasi, abarwa hamwe n'Intumwa cumi n'imwe. Umunsi mukuru wa Pentekote ugeze bose bari bakoraniye hamwe. Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk'umuyaga w'ishuheri, wuzura inzu yose bari bicayemo. Haboneka indimi zisa n'ibirimi by'umuriro zibajyaho, rumwe ku muntu urundi ku wundi, bityo bityo. Bose buzuzwa Mwuka Muziranenge, batangira kuvuga izindi ndimi nk'uko Mwuka abahaye kuzivuga. I Yeruzalemu habaga Abayahudi bubaha Imana, bari baraturutse mu bihugu byose by'isi. Bumvise urwo rusaku, imbaga nyamwinshi irashika maze barayoberwa, kuko buri wese yumvaga bavuga mu rurimi rwe kavukire. Barumirwa baratangara bati: “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalileya? Bishoboka bite se ko buri wese muri twe yumva bavuga ururimi rwe kavukire? Ko bamwe twaturutse muri Pariti no mu Bumedi no muri Elamu, abandi bakaba abo muri Mezopotamiya na Yudeya, no muri Kapadokiya na Ponto, na Aziya na Furujiya, na Pamfiliya na Misiri, no mu turere twa Libiya duhereranye na Sirene? Abandi ni abashyitsi b'Abanyaroma, abandi ni Abayahudi kavukire, hamwe n'abanyamahanga bemeye idini y'Abayahudi. Abandi ni abo muri Kireti n'Abarabu. None se bite ko tubumva twese bavuga mu ndimi zacu, ibikorwa bitangaje by'Imana?” Bose barumirwa bagwa mu kantu, barabazanya bati: “Ibi ni ibiki?” Abandi baraseka bavuga bati: “Basinze inzoga y'ihīra!” Petero arahaguruka ari kumwe na ba bandi cumi n'umwe, atera hejuru abwira abari aho ati: “Yemwe Bayahudi! Yemwe baturage b'i Yeruzalemu mwese! Ibi mubimenye kandi mutege amatwi ibyo ngiye kubabwira! Erega aba bantu ntibanyoye nk'uko mubyibwira. Dore ni mu gitondo haracyari isaa tatu! Ahubwo ibyo mureba ibi ni ibyahanuwe n'umuhanuzi Yoweli, ngo Imana iravuga iti: ‘Mu minsi y'imperuka nzasuka Mwuka wanjye ku bantu bose, abahungu n'abakobwa banyu bazahanura, abasore banyu bazagira iyerekwa, abasaza bo muri mwe bazabonekerwa mu nzozi. Mu minsi y'imperuka nzasuka Mwuka wanjye ku bagaragu banjye no ku baja banjye, na bo bazahanura. Nzerekana ibitangaza hejuru ku ijuru, nzerekana n'ibimenyetso hasi ku isi, hazaboneka amaraso n'umuriro n'umwotsi ucucumuka. Izuba rizijima, ukwezi kuzasa n'amaraso, umunsi wa Nyagasani uzaba utaragera, wa munsi ukomeye w'akataraboneka. Umuntu wese uzatakambira Nyagasani azakizwa.’ “Yemwe Bisiraheli, nimwumve ibyo mbabwira! Yezu w'i Nazareti ni umuntu Imana yemeje ko ari yo yamutumye, imukoresheje ibitangaza n'ibindi bikorwa by'ububasha, kimwe n'ibimenyetso yatangiye hagati muri mwe, ibyo namwe murabizi. Uwo muntu yatanzwe nk'uko Imana yari yarabigennye ikabiteganya mbere, maze mwe mumwicisha kumushyikiriza abantu b'abagome ngo bamubambe ku musaraba. Ariko Imana iramuzura imugobotora ingoyi z'urupfu, kuko bitagombaga ko rumuherana. Mwibuke ko Dawidi yavuze ibyerekeye Yezu uwo ati: ‘Nabonye Nyagasani imbere yanjye iteka, sinzigera mpungabana kuko ampora hafi. Ni cyo gituma nezerwa nkanishima, ndetse nkumva mfite ibyiringiro bishyitse. Koko rero ntuzandeka ngo mpere ikuzimu, ntuzemera ko ugutunganiye abora. Unyobora inzira izangeza ku bugingo, kubana nawe bintera ibyishimo bisesuye.’ “Bavandimwe, nta cyambuza kubabwira neruye ibyerekeye sogokuruza Dawidi. Dore yarapfuye arahambwa, kandi imva ye na n'ubu iracyari ino aha. Yari umuhanuzi kandi yazirikanaga indahiro Imana yamurahiye, ko mu bazamukomokaho izatoranyamo uzamusimbura ku ngoma. Yeretswe mbere y'igihe uko bizamera, nuko avuga ko Kristo azazuka agira ati: ‘Imana ntizamureka ngo ahere ikuzimu kandi ntizatuma abora.’ Yezu uwo rero Imana yaramuzuye, twese turi abagabo bo kubihamya. Amaze kuzamurwa mu ijuru ashyirwa iburyo bw'Imana, maze Se amushyikiriza Mwuka Muziranenge, uwo yasezeranyije abantu, aherako asuka ibyo mubona n'ibyo mwumva ibi. Erega Dawidi we ntiyagiye mu ijuru, nyamara kandi yaravuze ati: ‘Nyagasani yabwiye Umwami wanjye, ati: “Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye, nanjye nzahindura abanzi bawe nk'akabaho ukandagizaho ibirenge.” ’ “None rero urubyaro rwose rwa Isiraheli rukwiriye kumenya rudashidikanya ko Yezu uwo mwabambye, Imana yamugize Nyagasani imugira na Kristo.” Abantu bumvise ibyo barakangarana, maze babaza Petero n'izindi Ntumwa bati: “Bavandimwe, dukore iki?” Petero arababwira ati: “Nimwihane buri wese abatizwe mu izina rya Yezu Kristo, kugira ngo mubabarirwe ibyaha. Ni bwo Imana izabaha impano, ari yo Mwuka Muziranenge. Erega Isezerano ni mwe ryagenewe kimwe n'abana banyu, ndetse n'abari kure, abo Nyagasani Imana yacu izihamagarira uko bangana.” Avuga n'andi magambo menshi yo kubemeza no kubakomeza agira ati: “Nimwikize, mwitandukanye n'abantu b'iki gihe b'abagome!” Abemeye izo nyigisho za Petero barabatizwa, maze kuri uwo munsi umubare w'abigishwa ba Yezu wiyongeraho abantu bagera ku bihumbi bitatu. Bakomezaga kwita ku nyigisho z'Intumwa, bagashyira hamwe, bakamanyura umugati kandi bagasenga. Abantu bose bagize ubwoba, babonye ibitangaza izo Ntumwa zakoraga n'ibimenyetso zerekanaga. Abemeraga Yezu bose babaga hamwe bafatanya byose. Bagurishaga amasambu yabo n'ibindi bintu bari batunze, bakagabana ibiguzi bavanyemo bakurikije ubukene bwa buri wese. Iminsi yose bagiraga umwete wo guteranira mu rugo rw'Ingoro y'Imana bahuje umutima, no gusangirira mu ngo bya kivandimwe. Uko basangiraga babaga bafite ibyishimo bicisha bugufi, bahimbaza Imana kandi bashimwa n'abantu bose. Uko bukeye Nyagasani akungura umubare w'abagenda bakizwa. Umunsi umwe saa cyenda, ari cyo gihe cyo gusenga, Petero na Yohani bagiye mu rugo rw'Ingoro y'Imana. Hariho umuntu wavutse ari ikirema bahekaga buri munsi, bakamushyira ku irembo ry'Ingoro y'Imana ryitwa “Irembo ry'Igikundiro”, kugira ngo asabirize amafaranga abazaga mu rugo rw'Ingoro. Ngo abone Petero na Yohani bagiye kwinjira mu rugo rw'Ingoro na bo arabasaba. Petero na Yohani baramutumbira, maze Petero aramubwira ati: “Ngaho turebe!” Nuko uwo mugabo agumya kubahanga amaso agira ngo hari icyo bamuha. Petero aramubwira ati: “Nta mafaranga mfite, yaba ifeza yaba izahabu, ariko icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yezu Kristo w'i Nazareti, ndagutegetse nti: ‘Haguruka maze ugende!’ ” Nuko amufata ukuboko kw'iburyo aramuhagurutsa. Muri ako kanya, ibirenge bye n'ubugombambari birakomera. Nuko arabaduka arahagarara, atangira kugenda. Yinjirana na bo mu rugo rw'Ingoro y'Imana atambuka, yitera hejuru asingiza Imana. Rubanda rwose babonye agenda kandi asingiza Imana, bamenya ko ari wa wundi wajyaga asabiriza, yicaye ku irembo ry'Ingoro y'Imana bita iry'Igikundiro, barumirwa bayoberwa icyamubayeho. Igihe uwo muntu yanze kuvirira Petero na Yohani, rubanda rwose barashika babasanga ku ibaraza ryitwa irya Salomo, baratangara cyane. Petero abibonye arababaza ati: “Bisiraheli, ni iki gitumye muduhanga amaso, nk'aho ari ububasha bwacu cyangwa se kubaha Imana kwacu byatumye uyu muntu ashobora gutambuka? Imana ya Aburahamu n'Imana ya Izaki n'Imana ya Yakobo, Imana ya ba sogokuruza yahaye ikuzo Umugaragu wayo Yezu, uwo mwebwe mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, kandi we yari yiyemeje kumurekura. Mwihakanye uwo Muziranenge akaba n'Intungane, maze mu cyimbo cye musaba ko bababohorera umwicanyi. Nuko uwo Mugaba w'ubugingo we muramwica, ariko Imana iramuzura. Ni twe bagabo bo kubihamya. Uyu muntu mureba kandi muzi yakijijwe ubumuga kubera kwizera ubushobozi bwa Yezu. Ubushobozi bwa Yezu n'ukwizera gukomoka kuri we, ni byo byamuhaye kuba muzima rwose mwese mubireba. “None rero bavandimwe, nzi yuko mwebwe n'abategetsi banyu mwishe Yezu mutazi icyo mukora. Nyamara Imana ni yo yatumye biba bityo, ikurikije uko yari yaratumye abahanuzi bose kuvuga mbere ko Kristo agomba kubabazwa. Nuko rero nimwisubireho, mugarukire Imana kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe, habeho ibihe byo guhemburwa bituruka kuri Nyagasani, kandi aboherereze Yezu ari we Kristo yabatoranyirije mbere. Yezu uwo agomba kuguma mu ijuru kugeza igihe Imana izahindura byose bishya, nk'uko yabivuze kera kose itumye abahanuzi bayo. Musa yaravuze ati: ‘Nyagasani Imana yanyu azabatumaho umuhanuzi umeze nkanjye ukomoka muri mwe, muzumvire ibyo azababwira byose. Umuntu wese utazumvira uwo muhanuzi azarimburwe.’ Kandi abahanuzi bose uhereye kuri Samweli no ku bamukurikiye, igihe cyose bahanuraga bagushaga ku by'iyi minsi turimo. Ni mwe mwarazwe ibyavuzwe n'abahanuzi n'ibyo Imana yasezeranye na ba sokuruza, igihe yabwiraga Aburahamu iti: ‘Amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe.’ Noneho igihe Imana yahagurutsaga uwo Mugaragu wayo, ni mwebwe yabanje kumutumaho kugira ngo abaheshe umugisha, bityo umuntu wese muri mwe azinukwe ibibi yakoze.” Igihe Petero na Yohani bakivugana n'abantu, abatambyi n'umutware w'abarinzi b'Ingoro y'Imana n'Abasaduseyi baba baraje, babahagarara iruhande. Barakajwe cyane n'uko Petero na Yohani bigisha abantu, bagatangaza ko abapfuye bazuka babihereye kuri Yezu. Nuko barabafata babaraza muri gereza kuko bwari bugorobye. Nyamara abenshi mu bari bumvise ibyo bavuga bemera Yezu, bituma umubare w'abamwemeye ugera ku bihumbi bitanu. Bukeye abatware b'Abayahudi n'abakuru b'imiryango n'abigishamategeko bakoranira i Yeruzalemu. Basanga Ana Umutambyi mukuru na Kayifa, na Yohani na Alegisanderi n'abo mu muryango w'Umutambyi mukuru bose. Nuko bazana Petero na Yohani bababariza mu ruhame bati: “Mbese mwabashije mute gukiza uwo muntu? Ese mwashobojwe na nde kubikora?” Petero yuzuye Mwuka Muziranenge arabasubiza ati: “Batware namwe bakuru b'imiryango, uyu munsi duhamagariwe kubazwa ibyerekeye ineza uyu muntu yagiriwe n'uburyo yakijijwe ubumuga! Noneho mwebwe mwese n'umuryango wose wa Isiraheli, mumenye icyatumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari mutaraga, ni ukubera ubushobozi bwa Yezu Kristo w'i Nazareti uwo mwabambye ku musaraba Imana ikamuzura. Yezu ni we Ibyanditswe bivuga ngo ‘Ibuye mwebwe abubatsi mwanze, ni ryo ryabaye insanganyarukuta.’ Nta wundi agakiza kabonekaho, kuko ku isi yose nta wundi Imana yahaye abantu ufite ubushobozi bwo kudukiza.” Abanyarukiko babonye ukuntu Petero na Yohani bavuga bashize amanga, kandi baruzi ko ari abanyamusozi batize barumirwa maze bibuka ko bahoranye na Yezu. Babonye uwo muntu wakijijwe ubumuga ahagararanye na bo, babura icyo basubiza. Nuko bamaze kubaheza abanyarukiko barabazanya bati: “Bariya bantu tubagenze dute? Erega abaturage bose b'i Yeruzalemu bamenye ko bakoze igitangaza gikomeye, natwe ntidushobora kubihakana! Ariko kugira ngo bitarushaho gukwizwa muri rubanda mureke tubakange, tubihanangirize kutazongera kugira uwo babwira ijambo bitwaje iryo zina rya Yezu.” Nuko bongera kubahamagara, bababuza kuvuga izina rya Yezu ngo bigishe abantu baryitwaje. Ariko Petero na Yohani barabasubiza bati: “Mbese tubumvire cyangwa twumvire Imana? Namwe nimwihitiremo icyo Imana ishima! Twe rero ntitubasha guceceka ibyo twiyumviye n'ibyo twiboneye.” Bamaze kubuka inabi barabarekura. Ubwo bari babuze uko babahana, kubera ko rubanda rwose basingizaga Imana bakurije ku byabaye. Koko kandi uwo muntu wari wakijijwe ubumuga ku buryo butangaje butyo, yari arengeje imyaka mirongo ine avutse. Petero na Yohani bamaze kurekurwa basanga bagenzi babo, babatekerereza ibyo babwiwe n'abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango. Babyumvise bose bahita basenga Imana bashyize hamwe bati: “Nyagasani, ni wowe waremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose. Ni wowe watumye Mwuka Muziranenge avugisha umugaragu wawe sogokuruza Dawidi ati: ‘Kuki amahanga yarubiye? Kuki amoko yiha imigambi y'impfabusa? Abami bayo barahagurutse, abategetsi bayo na bo bishyize hamwe, barikunganyije ngo barwanye Nyagasani, barwanye n'Uwo yimikishije amavuta.’ Ni ukuri Herodi na Ponsiyo Pilato, hamwe n'abanyamahanga n'Abisiraheli bose bateraniye muri uyu mujyi, bahuza umugambi wo kurwanya Umugaragu wawe w'umuziranenge Yezu, uwo wimikishije amavuta. Kwari ugusohoza imigambi wateganyije kuva kera kose ku bw'ububasha n'ubushake bwawe. None Nyagasani, witegereze ibikangisho byabo, maze uhe abagaragu bawe kuvuga ibyawe dushize amanga. Urambure ukuboko ukize indwara, utange ibimenyetso ukore n'ibitangaza mu izina rya Yezu, umugaragu wawe w'umuziranenge.” Bamaze gusenga ahantu bari bakoraniye haratigita. Bose buzura Mwuka Muziranenge maze batangaza Ijambo ry'Imana bashize amanga. Ikoraniro ry'abemeye Yezu bose ryari rihuje umutima n'imigambi. Nta n'umwe wavugaga ko icyo atunze cyose acyihariye, ahubwo basaranganyaga ibyo babaga bafite byose. Nuko Intumwa za Kristo zikomeza guhamya ibyerekeye izuka rya Nyagasani Yezu zibivugana ububasha bukomeye, maze Imana isesekaza umugisha kuri bose. Nta n'umwe muri bo wagiraga icyo akena ngo akibure, ababaga bafite amasambu cyangwa amazu barabigurishaga, ikiguzi bakakizana bakagishyikiriza Intumwa za Kristo, kigasaranganywa hakurikijwe ubukene buri muntu afite. Umwe wakoze atyo ni Yozefu, Umulevi wavukiye i Shipure, uwo izo Ntumwa zahimbye Barinaba, ari ko kuvuga “Urema abandi agatima”. Yagurishije umurima yari afite ikiguzi agishyikiriza Intumwa. Petero aramubaza ati: “Ananiya, ni iki cyatumye ureka Satani akigarurira umutima wawe ukabeshya Mwuka Muziranenge, ugasigarana igice cy'ikiguzi cy'isambu yawe? Mbese isambu utarayigurisha ntiyari iyawe, kandi umaze no kuyigurisha amafaranga ntiyari ayawe? Ni iki cyatumye wiyemeza kugenza utyo? Si abantu wabeshye ahubwo wabeshye Imana!” Ananiya yumvise ayo magambo yitura hasi araca, ababyumvise bose bashya ubwoba. Nuko abasore barahaguruka baramupfunya bajya kumuhamba. Hashize nk'amasaha atatu umugore we arinjira, ariko ntiyari azi ibyabaye. Petero aramubaza ati: “Cyo se ye, iki ni cyo kiguzi wowe n'umugabo wawe mwagurishije isambu yanyu?” Aravuga ati: “Ni icyo ngicyo.” Petero ni ko kumubwira ati: “Ni iki cyatumye muhuza inama yo kugerageza Mwuka wa Nyagasani? Umva imirindi y'abavuye guhamba umugabo wawe bageze ku muryango, nawe barakujyana.” Ako kanya Safira amugwa imbere araca. Abasore binjiye basanga yapfuye, maze bajyana umurambo bawuhamba iruhande rw'uw'umugabo we. Umuryango wose wa Kristo n'abumvise ibyabaye bose bashya ubwoba. Intumwa zikomeza gukora ibitangaza no gutanga ibimenyetso byinshi muri rubanda, kandi bose bajyaga bakoranira ku ibaraza rya Salomo bahuje umutima. Ariko nubwo rubanda babashimaga, nta n'umwe watinyukaga kuhabasanga. Nyamara abantu benshi cyane, abagabo n'abagore, bagumya kwiyongera ku basanzwe bemera Nyagasani. Ibyo Intumwa zakoraga byatumaga abantu bazana abarwayi mu mihanda y'umujyi, bakabaryamisha ku mariri no mu ngobyi, kugira ngo igihe Petero ahita nibura igicucu cye kigere kuri bamwe muri bo. Nuko rubanda nyamwinshi bagashika baturutse mu mijyi ikikije Yeruzalemu, bazanye abarwayi n'abahanzweho n'ingabo za Satani maze bose bagakira. Umutambyi mukuru na bagenzi be bose bo mu ishyaka ry'Abasaduseyi bashengurwa n'ishyari. Nuko bafata izo Ntumwa za Kristo bazishyira muri gereza rusange. Nyamara muri iryo joro umumarayika wa Nyagasani akingura inzugi za gereza, abajyana hanze arababwira ati: “Nimugende muhagarare mu rugo rw'Ingoro y'Imana, mubwire abantu iby'ubu bugingo bushya byose.” Babyumvise bahita binjira mu rugo rw'Ingoro mu museke, batangira kwigisha. Umutambyi mukuru na bagenzi be baraza, bakoranya urukiko rw'ikirenga rugizwe n'abahagarariye Abisiraheli bose, ni ko gutuma ngo bavane Intumwa muri gereza. Abatumwe kubazana bageze muri gereza ntibabasangamo. Nuko baragaruka baravuga bati: “Twasanze gereza idanangiye n'abarinzi bahagaze ku nzugi, ariko dukinguye ntitwagira n'umwe dusangamo.” Babyumvise batyo umutware w'abarinzi b'Ingoro y'Imana n'abakuru bo mu batambyi, birabayobera bibaza uko bizagenda. Nuko umuntu araza arababwira ati: “Dore ba bagabo mwashyize muri gereza bahagaze mu rugo rw'Ingoro y'Imana, barigisha rubanda!” Uwo mutware ajyana n'abarinzi, bazana Intumwa batazakuye kuko batinyaga ko rubanda babatera amabuye. Nuko bazihagarika imbere y'urukiko, maze Umutambyi mukuru arababaza ati: “Twari twarabihanangirije kutigisha mwitwaje iryo zina, none inyigisho zanyu mwazikwije i Yeruzalemu mushaka kutugerekaho amaraso y'uwo muntu”. Petero n'izindi Ntumwa barasubiza bati: “Tugomba kumvira Imana kuruta kumvira abantu. Imana ya ba sogokuruza yazuye Yezu mumaze kumwica mumubambye ku musaraba, imushyira hejuru iburyo bwayo ngo abe Umutegetsi n'Umukiza, kugira ngo ashoboze Abisiraheli kwihana ngo bababarirwe ibyaha. Turi abagabo bo kubihamya – twe na Mwuka Muziranenge, uwo Imana yahaye abayumvira.” Babyumvise batyo umujinya urabasya bashaka kubica. Ariko muri urwo rukiko hari Umufarizayi witwaga Gamaliyeli, umwigisha w'Amategeko wubahwaga n'abantu bose. Arahaguruka ategeka ko baheza Intumwa akanya gato. Nuko abwira abari mu rukiko ati: “Bisiraheli, mwitondere ibyo mugiye kugirira bariya bantu! Hambere aha Teyuda yadutse avuga ko ari umuntu ukomeye, abantu nka magana ane baramuyoboka. Nyamara amaze kwicwa abantu be bose baratatana, ibyo yari atangiye birayoyoka. Nyuma ye mu minsi y'ibarura, haduka Yuda w'Umunyagalileya arigomeka, abantu benshi baramukurikira. Nuko na we aricwa, abari baramwemeye bose baratatana. Mureke mbagire inama: ntimugire icyo mutwara bariya bagabo mubihorere. Niba ibyo batekereza n'ibyo bakora bikomoka ku bantu bizayoyoka. Ariko niba bikomoka ku Mana koko ntimuzabasha kubatsinda. Muramenye hato mutaba murwanya Imana.” Nuko bemera iyo nama, bahamagaza za Ntumwa barazikubita, bazibuza rwose kongera kwigisha ibyerekeye Yezu maze barazirekura. Intumwa ziva mu rukiko zishimira ko zemerewe gusuzugurwa zihōrwa Yezu, zibyita amahirwe. Nuko buri munsi ntizisibe kwigishiriza mu rugo rw'Ingoro y'Imana no mu ngo, zitangaza Ubutumwa bwiza ko Yezu ari we Kristo. Muri iyo minsi umubare w'abigishwa ba Kristo ukomeje kwiyongera, habaye ubwumvikane buke hagati y'Abayahudi bavuga ikigereki n'abavuga ikinyarameya. Abavuga ikigereki bitotomberaga ko abapfakazi babo batitabwaho, ngo bahabwe igaburo rya buri munsi uko bikwiye. Nuko Intumwa cumi n'ebyiri zikoranya imbaga y'abigishwa bose zirababwira ziti: “Ntibikwiye ko tureka kwigisha Ijambo ry'Imana ngo duhugire ku kugabura. None rero bavandimwe, nimwitoremo abagabo barindwi bazwiho ko buzuye Mwuka w'Imana kandi ko bafite ubwenge, tubashinge uwo murimo. Bityo twebwe tuzagumya kwibanda ku murimo wo gusenga no kwigisha Ijambo ry'Imana.” Iyo nama y'Intumwa inyura abakoraniye aho bose. Nuko batoranya Sitefano umuntu wemeraga Kristo byimazeyo kandi wuzuye Mwuka Muziranenge, batoranya na Filipo na Porokori, na Nikanori na Timoni, na Parumena na Nikola wo mu mujyi wa Antiyokiya wari waremeye idini y'Abayahudi. Abo bantu babashyikiriza Intumwa maze zirabasabira, zibarambikaho ibiganza. Nuko Ijambo ry'Imana rikomeza gukwira, umubare w'abigishwa urushaho kwiyongera i Yeruzalemu, ndetse n'abatambyi benshi cyane barumvira bemera Kristo. Sitefano wari waragiriye umugisha ku Mana ikamuha n'ububasha bwinshi, yakoraga ibitangaza agatanga n'ibimenyetso bikomeye muri rubanda. Ariko abantu bamwe bo mu rusengero rw'abitwaga “Ababohowe” barahaguruka, bari Abayahudi bo muri Sirene no mu mujyi wa Alegisanderiya, hamwe n'abo mu ntara ya Silisiya n'iya Aziya. Abo bantu batangira kujya impaka na Sitefano. Nyamara ntibashobora guhangana n'ubwenge bwari bumurimo, na Mwuka w'Imana wamuhaga icyo avuga. Nuko bagurira abantu ngo bazavuge bati: “Twumvise avuga amagambo yo gutuka Musa n'Imana.” Bahuruza rubanda n'abakuru b'imiryango n'abigishamategeko, maze baraza basumira Sitefano bamujyana mu rukiko rw'ikirenga. Ni ko guhagurutsa abagabo bo kumushinja ibinyoma, barahamya bati: “Uyu muntu ntahwema gusebya iyi Ngoro y'Imana n'Amategeko. Twumvise avuga ko Yezu uwo w'i Nazareti azasenya iyi Ngoro, agahindura n'imigenzo twahawe na Musa.” Abanyarukiko bose bitegereje Sitefano babona mu maso he hasa n'ah'umumarayika. Umutambyi mukuru abaza Sitefano ati: “Mbese ibyo bakuvugaho ni ukuri?” Sitefano arasubiza ati: “Bavandimwe namwe babyeyi, nimunyumve: Imana nyir'ikuzo yabonekeye sogokuruza Aburahamu akiri muri Mezopotamiya atari yimukira i Harani, iramubwira iti: ‘Va mu gihugu cyanyu, usige bene wanyu ujye mu gihugu nzakwereka.’ Nuko ava mu gihugu cy'Abanyakalideya ajya gutura i Harani. Nyuma y'urupfu rwa se Imana imuvanayo, imuzana muri iki gihugu mutuyemo ubu ngubu. Imana ntiyigeze imukebera isambu ye bwite, habe ngo imuhe n'ahangana urwara, ahubwo yamusezeraniye kuzamuha iki gihugu ho gakondo we n'abazamukomokaho, kandi icyo gihe Aburahamu yari ataragira umwana. Imana ni ko kumubwira iti: ‘Abazagukomokaho bazasuhukira mu kindi gihugu bakimaremo imyaka magana ane yose, bazafatwa nabi bakoreshwe n'imirimo y'agahato. Ariko nzahana igihugu kizabakoresha agahato, hanyuma bazakivamo maze bansengere aha hantu.’ Uko ni ko Imana yavuze. Nuko igirana na we Isezerano rirangwa n'umuhango wo gukebwa. Hanyuma abyaye Izaki amukeba ku munsi wa munani. Ni na ko Izaki yagenje Yakobo, maze na we abigenza atyo kuri ba sogokuruza uko ari cumi na babiri. “Ba sogokuruza abo bagirira Yozefu ishyari, baramugurisha ajyanwa mu Misiri, ariko Imana ibana na we imugobotora mu magorwa ye yose. Imuha ubwenge no gutona ku mwami wa Misiri, maze amugira umutegetsi ugenga igihugu n'urugo rwe rwose. Hanyuma inzara itera hose mu Misiri no muri Kanāni, habaho amagorwa akomeye ba sogokuruza barasonza. Nuko Yakobo yumvise ko mu Misiri hari ibiribwa, yoherezayo ba sogokuruza ubwa mbere. Bagiyeyo ubwa kabiri Yozefu yibwira bene se, ni bwo umwami wa Misiri amenyanye n'umuryango wa Yozefu. Yozefu atumira se Yakobo n'umuryango we wose, bari abantu mirongo irindwi na batanu. Nuko Yakobo yimukira mu Misiri, asazirayo we na ba sogokuruza. Imirambo yabo ijyanwa i Shekemu, ihambwa mu mva Aburahamu yari yaraguze na bene Hamori. “Igihe kigeze ngo bibe nk'uko Imana yasezeraniye Aburahamu, umuryango wacu wari umaze kugwirira cyane mu Misiri. Ni bwo mu Misiri himye undi mwami utarigeze amenya ibya Yozefu. Uwo mwami mushya apyinagaza umuryango wacu, agirira nabi ba sogokuruza, ageza aho abahatira kujugunya impinja zabo ku gasi ngo zitabaho. Ubwo ni bwo Musa avutse ari umwana mwiza bihebuje. Nuko arererwa imuhira amezi atatu. Bamuhisha mu gasozi ariko umukobwa w'umwami aramwitorera, amurera nk'umwana we bwite. Musa yigishwa ubuhanga bwose bw'Abanyamisiri, aba ikirangirire mu byo avuga no mu byo akora. “Musa amaze imyaka mirongo ine avutse, yiyemeje kujya gusura bene wabo b'Abisiraheli. Abona umwe muri bo agirirwa nabi n'Umunyamisiri aramurengera, aramuhōrera yica uwo Munyamisiri. Musa yibwiraga ko bene wabo bamenyeraho ko ari we Imana yatumye kubakiza, ariko ntibabisobanukirwa. Bukeye asanga Abisiraheli babiri barwana, agerageza kubakiranura ati: ‘Mwa bagabo mwe, murapfa iki kandi muri abavandimwe?’ Uwarenganyaga mugenzi we asunika Musa amuhinda ati: ‘Ni nde wakugize umutware cyangwa umucamanza wacu? Mbese urashaka kunyica nk'uko ejo wishe wa Munyamisiri?’ Musa abyumvise arahunga ajya gutura mu gihugu cya Midiyani, ahabyarira abahungu babiri. “Imyaka mirongo ine ishize abonekerwa n'umumarayika mu gihuru cyaka umuriro, mu butayu bw'umusozi wa Sinayi. Musa abibonye aratangara, ashatse kwegera ngo yitegereze yumva Nyagasani avuga ati: ‘Ndi Imana ya ba sokuruza, Imana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo.’ Musa ahinda umushyitsi kubera ubwoba, ntiyatinyuka kubyitegereza. Nuko Nyagasani aramubwira ati: ‘Kuramo inkweto kuko uhagaze ahantu nitoranyirije. Nabonye uko ubwoko bwanjye bukoreshwa agahato mu Misiri, numva no gutaka kwabwo. None ndamanutse ngo mbutabare. Nuko rero ngwino ngutume mu Misiri.’ “Musa uwo bene wabo bari baramwanze bamubaza bati: ‘Ni nde wakugize umutware cyangwa umucamanza wacu?’ Nyamara ni we Imana yohereje kubabera umutware n'umutabazi, imutumyeho umumarayika wamubonekereye muri cya gihuru. Musa ni we wabavanye mu Misiri akora ibitangaza, atanga n'ibimenyetso muri icyo gihugu, ku Nyanja Itukura no mu butayu mu gihe cy'imyaka mirongo ine. Ni we wabwiye Abisiraheli ati: ‘Imana izabatumaho umuhanuzi umeze nkanjye ukomoka muri mwe.’ Musa uwo ni we wari mu ikoraniro ry'Abisiraheli mu butayu, yari hamwe na ba sogokuruza, akaba ari hamwe na none na wa mumarayika bavuganaga ku musozi wa Sinayi. Ni na we wahaherewe amagambo y'ubugingo ngo ayadushyikirize. “Ariko ba sogokuruza banga kumwumvira baramuhinda, ndetse bifuza kwisubirira mu Misiri. Babwira Aroni bati: ‘Turemere imana zo kutuyobora, kuko Musa wa muntu wadukuye mu Misiri tutazi icyamubayeho.’ Ubwo ni bwo bacuze ishusho y'ikimasa bagitambira igitambo, bityo bishimira ikintu bakuye mu bukorikori bwabo. Nuko Imana irabazibukira, irabareka ngo basenge inyenyeri nk'uko byanditswe mu gitabo cy'abahanuzi ngo ‘Mwa Bisiraheli mwe, ya myaka mirongo ine mwamaze mu butayu sinigeze mbaka ibitambo n'amaturo. Nyamara mwahetse ihema ry'ikigirwamana Moleki n'ishusho y'inyenyeri y'ikigirwamana Refani, ni yo mashusho mwaremeye kuramya. Nuko rero nzatuma mujyanwa ho iminyago babarenze i Babiloni.’ “Mu butayu ba sogokuruza bari bafite Ihema rihamya Isezerano Imana yagiranye na bo, rya rindi yari yategetse Musa gushinga akurikije urugero yamweretse. Hanyuma ba sogokuruza bahererekanya iryo Hema kugeza mu gihe cya Yozuwe, aba ari we ubayobora baza kwigarurira iki gihugu Imana imaze kucyirukanamo amahanga, rirahaguma kugeza mu gihe cya Dawidi. Dawidi uwo yatonnye ku Mana, asaba uburenganzira bwo kubakira Imana ya Yakobo Inzu. Nyamara ni Salomo wayubakiye iyo Nzu. “Ariko Usumbabyose ntaba mu mazu yubatswe n'abantu, nk'uko byavuzwe n'umuhanuzi ati: ‘Ijuru ni intebe yanjye ya cyami, naho isi ni akabaho nkandagizaho ibirenge. None se muzanyubakira nzu ki? Ni hehe mubona ko natura? Mbese si jye waremye ibyo byose?’ “Yemwe bantu b'ibyigomeke! Yemwe bantu batagira umutima kandi b'ibipfamatwi! Muri kimwe na ba sokuruza, muhora murwanya Mwuka Muziranenge! Mbese hari umuhanuzi n'umwe ba sokuruza batatoteje? Ese ntibishe n'abahanuye kuza kwa ya Ntungane? None namwe ni yo mwagambaniye murayica. Mwahawe Amategeko y'Imana muyashyikirijwe n'abamarayika, nyamara ntimwayakurikiza.” Abari aho bumvise ibyo Sitefano avuze, bicwa n'uburakari bamuhekenyera amenyo. Naho Sitefano yuzura Mwuka Muziranenge, ahanga amaso mu ijuru abona ikuzo ry'Imana na Yezu ahagaze iburyo bwayo. Aravuga ati: “Dore ndareba ijuru rikinguye, n'Umwana w'umuntu ahagaze iburyo bw'Imana.” Baherako bavuza induru barasakuza cyane, baziba amatwi bamwiroheraho icyarimwe, baramukurubana bamuvana mu mujyi maze bamutera amabuye. Abamushinjaga basigira imyitero yabo umusore witwaga Sawuli. Bakimutera amabuye Sitefano arasenga ati: “Nyagasani Yezu, nyakira.” Nuko arapfukama avuga aranguruye ati: “Nyagasani, ubababarire iki cyaha.” Akimara kuvuga atyo araca. Ibyo kwica Sitefano Sawuli yari abishyigikiye. Uwo munsi Abakristo b'i Yeruzalemu batangira gutotezwa bikomeye. Uretse Intumwa, bose batatanira mu ntara ya Yudeya n'iya Samariya. Abantu bubahaga Imana bashyingura Sitefano kandi baramuririra cyane. Naho Sawuli we agumya kuyogoza Umuryango wa Kristo. Yavaga mu rugo akajya mu rundi, agakurubana abagabo n'abagore akabata muri gereza. Abatatanye bagenda hose bamamaza Ubutumwa bwiza. Filipo we ajya mu mujyi wo muri Samariya, atangariza abaho ibya Kristo. Rubanda bitondera ibyo Filipo avuga, bose bagahuza umutima mu kubyumva no kureba ibitangaza yakoraga. Ingabo za Satani zavaga mu bantu benshi zomongana, kandi abamugaye benshi n'abacumbagiraga bagakira. Nuko muri uwo mujyi hakaba ibyishimo byinshi. Muri uwo mujyi kandi hari umugabo witwaga Simoni wari usanzwe aragura agatangaza Abanyasamariya, akiyita umuntu w'akataraboneka. Nuko abantu bose bakamurangarira, abakuru n'abato bavuga bati: “Uyu muntu arimo ububasha bw'Imana, ubwo bita Indahangarwa.” Bamuhugiraho kuko bari bamaze igihe batangazwa n'ubupfumu bwe. Bamaze kwemera Ubutumwa bwiza Filipo yabazaniye yerekeye ubwami bw'Imana na Yezu Kristo, abagabo n'abagore barabatizwa. Nuko Simoni na we yemera izo nyigisho arabatizwa, yihambira kuri Filipo. Abonye ibimenyetso atanze n'ibitangaza bikomeye akoze arumirwa. Intumwa za Kristo zari i Yeruzalemu zumvise ko abo muri Samariya bemeye Ijambo ry'Imana, ziboherereza Petero na Yohani. Bagezeyo barabasabira ngo bahabwe Mwuka Muziranenge, kuko ari nta n'umwe muri bo yari yamanukiraho, ariko gusa bari barabatijwe mu izina rya Nyagasani Yezu. Petero na Yohani bamaze kubarambikaho ibiganza, abo bantu bahita bahabwa Mwuka Muziranenge. Simoni abonye uko abo Intumwa za Kristo zirambitseho ibiganza bahawe Mwuka Muziranenge, azanira amafaranga Petero na Yohani arababwira ati: “Mumpe nanjye ubwo bushobozi, kugira ngo uwo nzarambikaho ibiganza ahabwe Mwuka Muziranenge.” Petero aramubwira ati: “Uragapfana n'amafaranga yawe! Ubonye ngo utekereze ko wagura impano y'Imana amafaranga! Ntaho uhuriye n'ibi ngibi, nta n'icyo byakungura kuko imigambi yawe itagororokeye Imana. Nuko rero wihane ubwo bugome bwawe maze usabe Nyagasani, urebe ko yakubabarira uwo mugambi wagize. Erega ndasanga umazwe n'ishyari kandi wahambiranye n'ubuhemu!” Simoni ni ko gusubiza ati: “Munsabire Nyagasani, kugira ngo hatagira ikimbaho mu byo mumaze kuvuga.” Petero na Yohani bamaze kwemeza abantu ibyo biboneye no kubabwira ijambo rya Nyagasani, basubira i Yeruzalemu. Bari mu nzira bamamaza Ubutumwa bwiza mu mirenge myinshi yo muri Samariya. Umumarayika wa Nyagasani abwira Filipo ati: “Haguruka ugende werekeje mu majyepfo, ufate umuhanda utakiri nyabagendwa uva i Yeruzalemu ugana i Gaza.” Nuko Filipo arahaguruka aragenda, ahura n'Umunyetiyopiya wari icyegera cya Kandake umwamikazi w'Abanyetiyopiya, ari na we ugenga imari ye yose. Yari yaragiye i Yeruzalemu gusenga Imana. Mu gihe yari mu nzira ataha, yari yicaye mu igare rye asoma igitabo cy'umuhanuzi Ezayi. Mwuka w'Imana abwira Filipo ati: “Egera uriya mugabo wicaye mu igare mugendane.” Filipo ariruka maze yumva wa mugabo asoma igitabo cy'umuhanuzi Ezayi, aramubaza ati: “Mbese aho ibyo usoma urabyumva?” Undi aramusubiza ati: “Nkabyumva nte se ntabonye unsobanurira?” Nuko asaba Filipo kurira ngo bicarane mu igare. Ibyo yasomaga mu Byanditswe byari ibi ngo: “Yajyanywe nk'intama bajyana mu ibagiro, yabaye nk'umwana w'intama uceceka bawukemura ubwoya, ntiyigeze abumbura umunwa. Bamucishije bugufi ntihagira umurengera. Ni nde uzamenyekanisha urubyaro rwe ko nta cyo yasize? Koko yakuwe ku isi.” Uwo mugaragu w'umugabekazi abaza Filipo ati: “Mbese ni nde umuhanuzi yavuzeho ibyo ngibyo? Ni we wivugaga, cyangwa ni undi muntu yavugaga?” Filipo ahera kuri ibyo byanditswe, amubwira Ubutumwa bwiza bwerekeye Yezu. Bagikomeje uwo muhanda baza guhita ahantu hari amazi. Wa mugabo ni ko kugira ati: “Dore amazi hano! None se nabuzwa n'iki kubatizwa?” [ Filipo aramusubiza ati: “Niba wemera Yezu n'umutima wawe wose, ushobora kubatizwa.” Na we ati: “Nemeye Yezu Kristo ko ari Umwana w'Imana.”] Nuko ategeka guhagarika igare, we na Filipo bombi baramanuka bajya mu mazi, Filipo aramubatiza. Bavuye mu mazi Mwuka wa Nyagasani ajyana Filipo, uwo mugaragu w'umugabekazi ntiyongera kumubona. Nuko akomeza urugendo rwe yishimye. Filipo agiye kubona asanga ari ahitwa Azoto, maze agenda yamamaza Ubutumwa bwiza mu mijyi yose kugeza aho yagereye i Kayizariya. Sawuli we nta kindi yahozaga ku rurimi kitari ugukangisha abigishwa ba Nyagasani ko bicwa. Nuko ajya ku Mutambyi mukuru, amusaba inzandiko zo gushyikiriza abakuru b'insengero z'Abayahudi z'i Damasi, kugira ngo nabonayo abayobotse inzira ya Yezu, baba abagabo cyangwa abagore, bose abafate abazane i Yeruzalemu. Ari mu nzira agenda agiye kugera i Damasi, agiye kubona abona agoswe n'umucyo uvuye mu ijuru. Yitura hasi, yumva ijwi ry'umuhamagara ati: “Sawuli! Sawuli! Untotereza iki?” Arabaza ati: “Uri nde Nyagasani?” Yumva usubiza ati: “Ndi Yezu uwo utoteza. Ariko haguruka ujye mu mujyi, uzahabwirirwa icyo ugomba gukora.” Abagabo bagendanaga na Sawuli bari bahagaze badakoma. Bumvaga ijwi ariko ntibabone uvuga. Sawuli arabaduka, maze abumbuye amaso ntiyabona. Nuko baramurandata bamujyana i Damasi. Amarayo gatatu atareba, atarya kandi atanywa. I Damasi rero hakaba umwigishwa wa Kristo witwaga Ananiya. Nyagasani aramubonekera aramuhamagara ati: “Ananiya!” Undi arasubiza ati: “Karame Nyagasani.” Nyagasani aramubwira ati: “Haguruka ujye ku muhanda witwa Ugororotse, ugere kwa Yuda ubazeyo umuntu witwa Sawuli ukomoka i Tarisi. Ubu arasenga. Amaze kubonekerwa abona umuntu witwa Ananiya yinjira, akamurambikaho ibiganza kugira ngo ahumuke.” Ananiya arasubiza ati: “Nyagasani, numvise benshi bavuga iby'uwo mugabo, ukuntu yagiriye nabi intore zawe z'i Yeruzalemu. None dore yaje ino ahawe uburenganzira n'abakuru bo mu batambyi, kugira ngo afate abantu bose basenga mu izina ryawe.” Ariko Nyagasani abwira Ananiya ati: “Genda kuko uwo muntu ari igikoresho nitoranyirije kugira ngo amenyekanishe mu mahanga, no mu bami bayo no mu rubyaro rwa Isiraheli. Nanjye nzamwereka uburyo bwose azagomba kubabazwa ari jye ahorwa.” Nuko Ananiya aragenda. Ageze mu nzu arambika ibiganza kuri Sawuli, aramubwira ati: “Muvandimwe Sawuli, Nyagasani wakubonekeye uri mu nzira uza ino, akuntumyeho kugira ngo uhumuke kandi wuzuzwe Mwuka Muziranenge.” Muri ako kanya utuntu dusa n'udushishwa dutunguka ku maso ye, tugwa hasi maze abona yongeye kureba. Arahaguruka arabatizwa. Amaze kurya, abona intege. Sawuli amarana iminsi n'abigishwa ba Kristo bari i Damasi. Ahita atangira kwamamaza ibya Yezu mu nsengero z'Abayahudi, avuga ko ari we Mwana w'Imana. Abamwumvaga bose baratangaraga, bakabaza bati: “Mbese uyu si we watsembaga abasenga mu izina rya Yezu b'i Yeruzalemu? None se kandi ntiyazanywe hano no kugira ngo abafate abajyane, abashyikirize abakuru bo mu batambyi?” Nyamara Sawuli arushaho kunguka ububasha, agatsinda impaka Abayahudi bari batuye i Damasi, abemeza ko Yezu ari we Kristo. Hashize iminsi myinshi Abayahudi bajya inama yo kwica Sawuli. Nyamara Sawuli amenya uwo mugambi wabo. Barindaga amarembo y'umujyi ijoro n'amanywa kugira ngo babone uko bamwica. Ariko abigishwa be bamucikisha nijoro, bamwururukiriza ku rukuta rw'umujyi bamumanuriye mu gitebo. Sawuli ageze i Yeruzalemu agerageza kwifatanya n'abigishwa ba Kristo. Nyamara bose baramutinya ntibamushira amakenga, kuko batemeraga ko yabaye umwigishwa we koko. Nuko Barinaba aramujyana amushyikiriza Intumwa za Kristo, azitekerereza uko Sawuli yabonekewe na Nyagasani mu nzira akavugana na we. Ababwira n'uburyo Sawuli yigishije mu izina rya Yezu i Damasi, ashize amanga. Nuko Sawuli agumana na bo, akagendagenda hose i Yeruzalemu nta cyo yikanga, ari na ko atangaza ibya Nyagasani ashize amanga. Yaganiraga n'Abayahudi bavugaga ikigereki ndetse akajya impaka na bo, ariko bo bagashaka kumwica. Abavandimwe babimenye baramuherekeza bamugeza i Kayizariya, maze bamwohereza i Tarisi. Ubwo abagize Umuryango wa Kristo bari bafite amahoro muri Yudeya hose, no muri Galileya no muri Samariya. Bityo barakomera bagumya kubaha Nyagasani, bariyongera bafashijwe na Mwuka Muziranenge. Ubwo Petero yagendagendaga igihugu cyose, igihe kimwe ajya gusura intore z'Imana zari zituye i Lida. Ahasanga umugabo witwa Eneya, wari umaze imyaka umunani atava mu buriri kubera ubumuga. Petero aramubwira ati: “Eneya, Yezu Kristo aragukijije, haguruka wisasire.” Uwo mwanya arahaguruka. Abaturage bose b'i Lida n'abo mu kibaya cya Sharoni babibonye, bayoboka Nyagasani. I Yope hari umwigishwakazi wa Kristo witwaga Tabita (mu kigereki ni Doruka, risobanurwa ngo “ingeragere”). Uwo mugore yahoraga agira neza kandi agafasha abakene. Muri iyo minsi aza gufatwa n'indwara maze arapfa. Bamaze kūhagira umurambo, bawuryamisha mu cyumba cyo mu nzu yo hejuru. Abigishwa ba Kristo b'i Yope bumvise yuko Petero ari i Lida bugufi bw'i Yope, bamutumaho abagabo babiri baramwinginga bati: “Nyamuneka, ntutindiganye kuza iwacu!” Nuko Petero arahaguruka ajyana na bo. Ahageze bamujyana muri cya cyumba cyo hejuru. Abapfakazi bose bari bamukikije barira, bamwereka amakanzu n'amakote Doruka yabadodeye akiriho. Nuko Petero arabaheza bose maze arapfukama arasenga. Ni ko kugana ku murambo aravuga ati: “Tabita, haguruka!” Tabita abumbura amaso, maze abonye Petero areguka aricara. Petero amufata ukuboko aramuhagurutsa, ahamagaza intore z'Imana zarimo ba bapfakazi, amubashyikiriza ari muzima. Iyo nkuru imenyekana i Yope hose, bituma abantu benshi bemera Nyagasani. Nuko Petero amara iminsi myinshi i Yope, acumbitse ku mukannyi witwa Simoni. I Kayizariya hāri umuntu witwaga Koruneli, akaba n'umukapiteni mu mutwe w'ingabo z'Abanyaroma zaturutse mu Butaliyani. Yari umuntu wubaha Imana akayitinya, we n'abo mu rugo rwe bose. Yagiriraga ubuntu bwinshi abakene kandi yambazaga Imana ubudasiba. Nuko umunsi umwe nk'isaa cyenda z'amanywa aza kubonekerwa. Yibonera umumarayika w'Imana yinjira iwe. Aramubwira ati: “Koruneli!” Agira ubwoba bwinshi atumbira uwo mumarayika, aravuga ati: “Karame Nyagasani.” Umumarayika aramubwira ati: “Amasengesho yawe n'ubuntu ugirira abakene byageze ku Mana mu ijuru, birayishimisha. Nuko rero ohereza abantu i Yope nonaha, utumize umuntu uhari witwa Simoni wahimbwe Petero. Acumbitse mu rugo rw'umukannyi witwa Simoni, utuye ku nyanja.” Hanyuma umumarayika bavuganaga arigendera. Nuko Koruneli ahamagara abagaragu babiri bo mu rugo rwe, n'umwe mu basirikari bamukoreraga wari umuntu wubaha Imana. Amaze kubatekerereza ibyo byose abohereza i Yope. Bukeye bwaho bakiri mu nzira, bageze hafi y'umujyi wa Yope, Petero ni bwo yuriraga ajya hejuru y'inzu gusenga, ubwo hari mu masaa sita. Atangira gusonza ashaka kurya. Mu gihe bategura ibyokurya, agira atya aratwarwa. Abona ijuru rikingutse, ikintu kimeze nk'umwenda munini urambuye, gifashwe ku mitwe ine, kimanuka kiza ku isi. Muri cyo harimo amoko yose y'amatungo n'inyamaswa n'ibikururuka hasi n'inyoni. Yumva ijwi ry'umubwira ati: “Petero, haguruka ubage urye!” Ariko Petero aravuga ati: “Oya Nyagasani! Sinigeze kurya ikintu cyose kitaribwa cyangwa gihumanye.” Yumva iryo jwi ry'umubwira ubwa kabiri ati: “Ibyo Imana yahumanuye ntukabyite ibihumanye!” Biba bityo gatatu, cya kintu giherako gisubizwa mu ijuru. Nuko Petero acyibaza ku byo yeretswe ngo amenye icyo bishaka kuvuga, aboherejwe na Koruneli bari bayoboje aho urugo rwa Simoni ruherereye, baba bageze ku muryango. Barahamagara barabaza bati: “Mbese hari umushyitsi uri hano witwa Simoni Petero?” Mu gihe Petero atekereza ku byo yeretswe, ni bwo Mwuka amubwiye ati: “Dore hano hari abantu batatu bagushaka. None haguruka umanuke, ujyane na bo utagira icyo wishisha kuko ari jye wabohereje.” Ubwo Petero aramanuka asanga abo bagabo, arababwira ati: “Uwo mushaka ni jye. Muragenzwa n'iki?” Baramusubiza bati: “Twatumwe n'umukapiteni Koruneli. Ni umuntu w'intungane, wubaha Imana kandi ashimwa cyane n'ubwoko bwose bw'Abayahudi. Yabwiwe n'umwe mu bamarayika baziranenge kugutumira iwe ngo yumve icyo umubwira.” Petero ni ko kubinjiza mu nzu arabacumbikira. Bukeye, arahaguruka ajyana na bo. Abavandimwe bamwe b'i Yope baramuherekeza. Bukeye bwaho Petero agera i Kayizariya, asanga Koruneli abategereje ari kumwe na bene wabo, n'incuti ze z'amagara yari yatumiye. Petero agiye kwinjira mu nzu Koruneli aramusanganira, yikubita hasi imbere ye aramuramya. Ariko Petero aramwegura agira ati: “Haguruka! Nanjye ndi umuntu nkawe.” Yinjirana na Koruneli mu nzu bavugana, asanga hateraniye abantu benshi. Arababwira ati: “Muzi neza ko nta Muyahudi wemererwa n'idini kugirana umubano n'abanyamahanga, haba no kugera mu ngo zabo. Nyamara Imana yanyeretse ko nta muntu nkwiriye kunena cyangwa ngo mufate nk'uhumanye. Ni na yo mpamvu mumaze kuntumira, nahise nza n'umutima ukunze. None ndababaza icyo mwantumiriye.” Koruneli aravuga ati: “Ejo bundi buriya nko muri aya masaha, mbese nk'isaa cyenda, nari ndi mu nzu nsenga. Ngiye kubona mbona umugabo wambaye imyenda irabagirana ahagaze imbere yanjye. Aravuga ati: ‘Koruneli! Imana yumvise amasengesho yawe, kimwe n'ubuntu ugirira abakene birayishimisha. Nuko none ohereza abantu i Yope, utumire uwitwa Simoni wahimbwe Petero. Ubu acumbitse kwa Simoni w'umukannyi utuye ku nyanja.’ Mperako rero ngutumaho, nawe ugize neza ko uje. Ubu twese turi hano imbere y'Imana, kugira ngo twumve ibintu byose Nyagasani yagutumye kutubwira.” Nuko Petero aratangira aravuga ati: “Ni ukuri mbonye ko Imana ifata abantu bose kimwe. Yemera uwo mu bwoko bwose uyubaha agakora ibitunganye. Imana yoherereje urubyaro rwa Isiraheli Ubutumwa bwiza bw'amahoro abonerwa muri Yezu Kristo, ari we Mutegetsi wa bose. Muzi ibyabaye muri Galileya bigakwira no mu ntara yose ya Yudeya, Yohani amaze kwamamaza ibyerekeye kubatizwa. Muzi n'ibya Yezu w'i Nazareti, ukuntu Imana yamusutseho Mwuka Muziranenge, ikamuha n'ububasha akagenda hose agirira abantu neza, akiza abo Satani yatwazaga igitugu bose bitewe n'uko Imana yari kumwe na we. Kandi rero ni twe bagabo b'ibyo yakoze byose, i Yeruzalemu n'ahandi mu gihugu cy'Abayahudi. Baramwishe bamubambye ku musaraba. Ariko Imana imuzura ku munsi wa gatatu imuha kwiyerekana. Ntiyiyereka rubanda rwose, ahubwo yiyereka abagabo Imana yatoranyije mbere ngo bahamye ibye, abo ni twe twasangiye na we amaze kuzuka. Nuko adutegeka kwamamaza ibye muri rubanda, no kwemeza ko ari we washyizweho n'Imana kuba umucamanza w'abazima n'abapfuye. Abahanuzi bose bemeje ibya Yezu, bavuga ko kubera ububasha bwe buri wese umwizera ababarirwa ibyaha bye.” Petero akivuga ibyo Mwuka Muziranenge amanukira ku bumvaga amagambo ye bose. Abemeye Yezu bo mu Bayahudi bari bavanye i Yope na Petero, batangazwa cyane no kubona abo mu yandi mahanga Imana ibagabira impano ari yo Mwuka Muziranenge, kuko bumvaga bavuga indimi zindi kandi baha Imana ikuzo. Petero aravuga ati: “Aba bantu bahawe Mwuka Muziranenge nk'uko natwe twamuhawe. None se hari uwabima amazi ngo be kubatizwa?” Nuko ategeka ko babatizwa mu izina rya Yezu Kristo, maze basaba Petero kugumana na bo nibura iminsi mike. Intumwa za Kristo n'abavandimwe bari muri Yudeya yose bumva ko n'abatari Abayahudi bakiriye Ijambo ry'Imana. Nuko Petero agarutse i Yeruzalemu abavugaga ko gukebwa ari ngombwa bamugisha impaka, baramunegura bati: “Ubonye ngo uragenderera abatakebwe ukanasangira na bo?” Petero abatekerereza uko byagenze kose abikuye ruhande ati: “Nari mu mujyi w'i Yope nsenga maze ndabonekerwa. Mbona ikintu cyamanukaga gisa n'umwenda munini urambuye, gifashwe ku mitwe ine. Kiva mu ijuru kingera iruhande. Nkirungurutsemo mbona amatungo n'ibikoko n'ibikururuka hasi n'inyoni. Nuko numva ijwi ry'umbwira ati: ‘Petero, haguruka ubage urye!’ Ndamusubiza nti ‘Oya Nyagasani! Sinigeze nkoza mu kanwa ikintu cyose kitaribwa cyangwa gihumanya!’ Nongera kumva iryo jwi ry'uvugira mu ijuru ati: ‘Icyo Imana yahumanuye ntukacyite igihumanya.’ Ibyo bisubirwamo gatatu, hanyuma ibyo bintu byose bisubizwa mu ijuru. Ako kanya abagabo batatu bantumweho baraza baturutse i Kayizariya, baba bageze ku nzu nari ncumbitsemo. Mwuka ambwira kujyana na bo nta kugingimiranya. Abo bavandimwe batandatu b'i Yope turajyana, twinjira mu nzu ya Koruneli. Adutekerereza ukuntu yabonye umumarayika ageze iwe, akamubwira ati: ‘Ohereza umuntu i Yope, utumize Simoni wahimbwe Petero. Azakubwira uburyo wowe n'abo mu rugo rwawe mwese mwakizwa.’ Ngitangira kuvuga Mwuka Muziranenge aramanuka abajyaho, nk'uko natwe yatujeho rugikubita. Ni bwo nibutse icyo Nyagasani yigeze kuvuga ati: ‘Yohani yabatirishije amazi, ariko mwebwe muzabatirishwa Mwuka Muziranenge.’ None rero niba Imana yarabagabiye impano imwe n'iyo natwe twahawe cya gihe twemeraga Nyagasani Yezu Kristo, ndi nde wo kurwanya imigambi yayo?” Babyumvise batyo bahita batuza, maze basingiza Imana bati: “Erega n'abatari Abayahudi Imana yabashoboje kwihana kugira ngo bagire ubugingo buhoraho!” Abemera Kristo batatanijwe n'amakuba yabaye igihe Sitefano yicwaga. Bamwe muri bo bagiye muri Fenisiya, abandi muri Shipure n'abandi Antiyokiya, batangariza Ijambo ry'Imana Abayahudi bonyine. Nyamara bamwe muri abo bigishwa ba Kristo bakomokaga muri Shipure no muri Sirene, bageze Antiyokiya bavugana n'abatari Abayahudi, babagezaho Ubutumwa bwiza bwerekeye Nyagasani Yezu. Ububasha bwa Nyagasani bwari kuri bo, bigatuma abantu benshi bamwemera bakamuyoboka. Iyo nkuru igera ku itorero rya Kristo ry'i Yeruzalemu, maze bohereza Barinaba Antiyokiya. Agezeyo abona ukuntu Imana yahaye abo bantu umugisha biramushimisha, ni ko kubihanangiriza ngo bakomere kuri Nyagasani babikuye ku mutima. Barinaba yari umuntu mwiza wuzuye Mwuka Muziranenge no kwizera Kristo. Bityo abantu benshi biyongera ku bemeraga Nyagasani. Barinaba aherako ajya i Tarisi gushaka Sawuli. Amubonye bagarukana Antiyokiya. Bamara umwaka wose mu itorero rya Kristo ryaho, bigisha abantu benshi. Abigishwa ba Kristo b'i Antiyokiya ni bo babaye aba mbere mu kwitwa “Abakristo”. Icyo gihe habonetse abahanuzi bavuye i Yeruzalemu, bajya Antiyokiya. Umwe muri bo witwaga Agabo akoreshejwe na Mwuka w'Imana, arahaguruka ahanura ko ku isi yose hagiye gutera inzara ikomeye (koko ni ko byabaye ku ngoma y'umwami w'i Roma witwa Kilawudiyo ). Noneho abigishwa ba Kristo bakurikije uko umuntu wese yifite, biyemeza kugira icyo batanga cyo gufasha abavandimwe bari batuye muri Yudeya. Babigenza batyo izo mfashanyo baziha Barinaba na Sawuli, na bo bazishyikiriza abakuru b'Umuryango wa Kristo i Yeruzalemu. Muri icyo gihe Umwami Herodi atangira kugirira nabi abantu bamwe bo mu Muryango wa Kristo. Ategeka ko bicisha inkota Yakobo mwene se wa Yohani. Abonye ko ibyo bishimishije Abayahudi, ariyongeza afatisha na Petero. Ibyo byabaye mu minsi mikuru Abayahudi baryagamo imigati idasembuye. Amaze kumufata amushyira muri gereza. Ategeka amatsinda ane y'abasirikari bane bane ngo bajye bakuranwa kumurinda. Yashakaga kuzamushyira mu ruhame nyuma y'iminsi mikuru ya Pasika. Nuko Petero arindirwa muri gereza. Ariko ab'Umuryango wa Kristo bakomeza kumusabira ku Mana bashyizeho umwete. Herodi araye ari bumujyane gucirwa urubanza, Petero yari asinziriye azirikishijwe iminyururu ibiri, ari hagati y'abarinzi babiri. Hari n'abandi barinzi ku rugi rwa gereza. Nuko umumarayika wa Nyagasani aratunguka, maze umucyo ukwira muri iyo nzu. Uwo mumarayika akomanga Petero mu rubavu, aramukangura aramubwira ati: “Byuka bwangu!” Iminyururu ihita imuva ku maboko iragwa. Umumarayika aramubwira ati: “Kenyera ushyiremo n'inkweto!” Abigenza atyo. Umumarayika ni ko kumubwira ati: “Ifubike umwitero wawe unkurikire!” Petero aramukurikira bava aho. Ariko ntiyari azi ko ibyo umumarayika akoze ari ibimubayeho koko, ahubwo yibwiraga ko arota. Banyura ku barinzi ba mbere no ku ba kabiri, bagera ku rugi rw'icyuma rwo ku irembo ryerekera mu mujyi. Rugira rutya rurabikingurira barasohoka, banyura umuhanda umwe wo mu mujyi. Ako kanya umumarayika amusiga aho. Nuko Petero agaruye umutima aravuga ati: “Noneho menye by'ukuri ko Nyagasani yohereje umumarayika we, akankiza amaboko ya Herodi n'imigambi yose y'Abayahudi.” Amaze kumenya neza aho ari, ajya kwa Mariya nyina wa Yohani bitaga Mariko, aho abantu benshi bari bateraniye basenga. Petero akomanga ku rugi rwo ku irembo, maze umukobwa w'umuja witwaga Roda ajya kumva uwo ari we. Amenya ijwi rya Petero maze ibyishimo bimubuza kumukingurira, ahubwo asubirayo yiruka abwira abandi ko Petero ahagaze ku rugi. Baramubwira bati: “Wasaze!” Ariko ababwira akomeje ko ari iby'ukuri. Bo rero baravuga bati: “Si we, ni umumarayika we! ” Nyamara Petero akomeza gukomanga. Bigeza aho baza gukingura, baramubona barumirwa. Arabacecekesha maze abatekerereza uko Nyagasani yamukuye muri gereza. Nyuma arababwira ati: “Mubimenyeshe Yakobo n'abandi bavandimwe.” Nuko Petero arasohoka yigira ahandi hantu. Bukeye haba impagarara nyinshi mu basirikari, bibaza ibyabaye kuri Petero. Herodi amushakisha hose ariko ntiyamubona. Ni bwo yategetse ko babaza abarinzi b'imbohe, hanyuma bakabica. Birangiye Herodi ava muri Yudeya amara iminsi i Kayizariya. Herodi yari arakariye cyane abaturage b'i Tiri n'i Sidoni. Nuko bo bahuza inama baramusanga, maze bashaka amaboko kuri Bulasito umutware w'abanyanzu b'Umwami, basaba umwami amahoro kuko bahahiraga mu gihugu cye. Ku munsi wagenwe Herodi yambara imyambaro ya cyami, yicara ahirengeye maze afata ijambo aganirira rubanda. Nuko batera hejuru bati: “Erega si umuntu uvuga, ahubwo ni imwe mu mana!” Ako kanya umumarayika wa Nyagasani aramukubita agwa inyo arapfa, kuko yari yihaye icyubahiro gikwiye Imana. Nyamara ijambo ry'Imana rirushaho kwamamara. Barinaba na Sawuli barangije umurimo wabo bava i Yeruzalemu basubira Antiyokiya, bari kumwe na Yohani witwaga Mariko. Mu itorero rya Kristo rya Antiyokiya, habaga abahanuzi n'abigisha, ari bo Barinaba na Simeyoni uwo bitaga Rukara, na Lukiyo wo muri Sirene, na Manaheni wari wareranywe n'Umutware Herodi na Sawuli. Igihe basengaga Nyagasani bigomwe kurya, Mwuka Muziranenge arababwira ati: “Nimuntoranyirize Barinaba na Sawuli bajye gukora umurimo nabahamagariye.” Nuko bigomwa kurya barasenga, hanyuma babarambikaho ibiganza barabohereza. Barinaba na Sawuli batumwe na Mwuka Muziranenge bajya i Selukiya, aho bafata ubwato bagana kuri Shipure. Bageze ku cyambu cya Salamina, bavuga ijambo ry'Imana mu nsengero z'Abayahudi. Yohani Mariko na we yari kumwe na bo abafasha. Bambukiranya ikirwa cyose bagera i Pafo, bahasanga umupfumu w'Umuyahudi wahanuraga ibinyoma witwaga Bariyezu. Yabaga kwa Serugiyo Pawulo, Umunyaroma w'umunyabwenge wategekaga icyo kirwa. Uwo mutegetsi atumiza Barinaba na Sawuli, kuko yashakaga kumva Ijambo ry'Imana. Uwo mupfumu Eluma (ni ko Bariyezu yitwa mu Kigereki) arabarwanya, agerageza kuyobya umutegetsi ngo atemera Kristo. Nyamara Sawuli ari we Pawulo yuzuye Mwuka Muziranenge, ahanga ijisho uwo mupfumu aramubwira ati: “Yewe mwana wa Satani, mwanzi w'ubutungane bwose wuzuye uburiganya n'amahugu, uzageza he gusiba amayira ajya kuri Nyagasani? None dore Nyagasani abanguye ukuboko ngo agukubite, urafatwa n'ubuhumyi umare iminsi utareba izuba.” Ako kanya Eluma aba nk'uri mu mwijima, arahumagurika ashaka abamurandata. Wa mutegetsi abonye ibibaye atangazwa n'inyigisho za Nyagasani, maze aramwemera. Pawulo n'abo bari kumwe binjirira mu bwato i Pafo, bafata hakurya i Periga ho muri Pamfiliya, Yohani Mariko we abasiga aho yisubirira i Yeruzalemu. Bo bava i Periga barakomeza, maze bataha Antiyokiya ho muri Pisidiya. Ku munsi w'isabato binjira mu rusengero baricara. Bamaze gusoma mu gitabo cy'Amategeko n'Abahanuzi, abayobozi b'urusengero babatumaho bati: “Bavandimwe, turagira ngo mugire icyo mubwira abantu bacu, niba hari ufite ijambo ryo kubahugura.” Pawulo arahaguruka arambura ukuboko abasaba gutuza, arababwira ati: “Bisiraheli n'abandi mwese mwubaha Imana, nimunyumve. Imana y'uyu muryango wa Isiraheli yatoranyije ba sogokuruza ibagira ubwoko bukomeye, igihe bari abasuhuke mu gihugu cya Misiri, nyuma ibakuzayo ukuboko kwayo gukomeye. Nuko imara imyaka mirongo ine yihanganira ingeso zabo igihe bari mu butayu. Imana imaze kurimbura amahanga arindwi mu gihugu cya Kanāni, ikigabira abantu bayo kiba igihugu cyabo bwite, bakimaramo imyaka magana ane na mirongo itanu. “Nyuma y'ibyo ibaha abacamanza bo kubategeka kugeza mu gihe cy'umuhanuzi Samweli. Ubwo ni bwo basabye umwami wo kubategeka, Imana ibaha Sawuli mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini, abategeka imyaka mirongo ine. Imana imaze kumukuraho ishyiraho Dawidi kugira ngo ababere umwami, iramuhamya iti: ‘Niboneye Dawidi mwene Yese, umuntu unogeye uzakora ibyo nshaka byose.’ Yezu ukomoka kuri Dawidi uwo, ni we Imana yagize Umukiza w'Abisiraheli nk'uko yabisezeranye. Nuko Yezu atarasesekara aho, Yohani yatangarizaga Abisiraheli bose ko bagomba kwihana ngo babatizwe. Nuko Yohani ajya kurangiza umurimo we abaza abantu ati: ‘Muragira ngo ndi nde? Sindi uwo mukeka. Ahubwo dore hari uje ankurikiye, ntibinankwiriye kumukuramo inkweto.’ “Bavandimwe, rubyaro rwa Aburahamu n'abandi bo muri mwe mwubaha Imana, ubu Butumwa bw'agakiza ni twe bwagenewe. Abatuye i Yeruzalemu n'abategetsi babo ntibasobanukiwe Yezu uwo ari we, ntibanasobanukiwe ibyo abahanuzi bahanuye kuri we kandi bisomwa mu nsengero buri sabato. Nyamara babisohoje ubwabo igihe bamuciraga urwo gupfa. Nubwo batabonye impamvu yo kumwicisha, basabye Pilato kumwica. Bamaze gukora nk'uko byanditswe kuri we kose, bamumanura ku musaraba yabambweho bamushyira mu mva. Ariko Imana iramuzura. Amara iminsi myinshi abonekera abo bari baragendanye kuva i Galileya kugera i Yeruzalemu, ubu ni bo bagabo bo guhamya ibyo muri rubanda. None tubazaniye inkuru nziza: icyo Imana yasezeranyije ba sogokuruza, yarakidukoreye twebwe abana babo ubwo yazuraga Yezu, nk'uko byanditswe muri zaburi ya kabiri ngo ‘Ni wowe Mwana wanjye, kuva uyu munsi ndi So.’ Imana yavuze kandi ko izamuzura mu bapfuye, kugira ngo atazasubira ukundi mu mva ngo abore, ibivuga itya iti: ‘Nzabaha ibyiza bitagira amakemwa kandi bidahinyuka, ibyo nasezeraniye Dawidi.’ Ni cyo gituma no mu yindi zaburi havuga ngo ‘Ntuzemera ko ugutunganiye abora.’ Dawidi we yakoze ibyo Imana ishaka mu gihe cye, maze arasaza ashyingurwa hamwe na ba sekuruza arabora. Ariko uwo Imana yazuye ntiyigeze abora. Muririnde rero kugira ngo ibyavuzwe n'abahanuzi bitababaho bagira bati: ‘Mwa banyagasuzuguro mwe, nimwitegereze, nimutangare maze mwipfire! Muri iki gihe cyanyu ngiye gukora igitangaza, ntimuzacyemera nubwo hagira ukibabwira.’ ” Pawulo na Barinaba basohotse mu rusengero, abo bantu babasaba kuzongera kubabwira bene ayo magambo ku isabato itaha. Iteraniro rimaze gusezererwa, benshi bo mu Bayahudi n'abandi bemeye idini yabo bakurikira Pawulo na Barinaba, ni ko kuvugana na bo babatera umwete wo gukomeza kwishingikiriza ku buntu Imana igira. Ku isabato yakurikiyeho, hafi y'abantu bose batuye umujyi barakorana ngo bumve Ijambo ry'Imana. Abayahudi babonye icyo kivunge cy'abantu ishyari rirabashengura, ni ko guhinyura ibyo Pawulo yavugaga baranamusebya. Nuko Pawulo na Barinaba babasubiza bashize amanga bati: “Byari bikwiriye ko ari mwe mubanza kubwirwa Ijambo ry'Imana. Ariko kuko muryanze kandi mukabona ko mudakwiriye ubugingo buhoraho, dore twisangiye ab'andi mahanga. Ni na ko Nyagasani yadutegetse ati: ‘Nakugize urumuri rw'abanyamahanga, uzageza agakiza ku mpera z'isi.’ ” Abatari Abayahudi babyumvise baranezerwa, bishimira Ijambo rya Nyagasani. Abari bagenewe ubugingo buhoraho bose bemera Kristo. Ijambo rya Nyagasani rikwira muri icyo gihugu cyose. Ariko Abayahudi boshya abagore bubaha Imana b'abanyacyubahiro n'abantu bakomeye bo mu mujyi, bateza abantu gutoteza Barinaba na Pawulo, bageza aho babirukana mu ntara yabo. Na bo bahungura umukungugu wo mu birenge byabo, barawubasigira maze bīgira mu mujyi witwa Ikoniyo. Abigishwa ba Kristo bo mu mujyi wa Antiyokiya basigaye buzuye ibyishimo na Mwuka Muziranenge. Ni ko byagenze bageze Ikoniyo, Pawulo na Barinaba binjiye mu rusengero rw'Abayahudi, maze bavugana na bo ku buryo Abayahudi n'abatari Abayahudi benshi cyane bemeye Kristo. Ariko Abayahudi bari banze kumwemera bateye imidugararo mu batari Abayahudi, babatera kumerera nabi abo bavandimwe. Nuko Pawulo na Barinaba bahamara igihe kitari gito bavuga ibya Nyagasani bashize amanga, na we abaha gukora ibitangaza no gutanga ibimenyetso byemeza ibyo bavugaga byerekeye ubuntu bw'Imana. Abatuye uwo mujyi bicamo ibice, bamwe bajya ku ruhande rw'Abayahudi, abandi ku rw'Intumwa za Kristo. Nuko Abayahudi n'abatari bo bajya inama n'abatware babo, kugira ngo bagirire nabi Pawulo na Barinaba babatere amabuye. Abo babimenye bahungira mu mijyi ya Lisitira na Derube yo muri Likawoniya, no mu karere gahereranye na yo. Aho ngaho bakomeza kuhatangaza inkuru nziza ya Kristo. I Lisitira hari umugabo wari waravutse aremaye ibirenge, ntiyigera abasha gutambuka. Yicaye aho atega Pawulo amatwi. Pawulo amwitegereje abona yizeye gukira indwara, amubwira mu ijwi riranguruye ati: “Haguruka uhagarare wemye!” Arabaduka aragenda. Aho hari imbaga nyamwinshi y'abantu, babonye icyo Pawulo yakoze barangurura amajwi, bavuga mu rurimi rwo muri Likawoniya bati: “Imana zifite ishusho y'abantu zatumanukiye!” Barinaba bamwita Zewu, na Pawulo bamwita Herume, kuko ari we wakundaga gufata ijambo. Ingoro ya ya mana yabo Zewu yari inyuma y'umujyi. Nuko umutambyi wayo azana ku irembo ibimasa bitatse indabyo, kubera ko we na rubanda bashakaga gutura ibitambo izo Ntumwa za Yezu. Ariko Barinaba na Pawulo bumvise ibyo bashaka kubakorera, bahita bashishimura imyambaro yabo kubera umubabaro, biroha muri iyo nteko y'abantu bakōmēra bati: “Mwa bagabo mwe, ibyo ni ibiki mushaka gukora? Natwe turi abantu nkamwe. Tubazaniye Ubutumwa bwiza ngo mureke ibyo bintu bitagira akamaro, muhindukirire Imana nzima yaremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose. Mu bihe byashize yaretse amahanga yose akora ibyo yishakiye. Nyamara ntiyareka gutanga ibimenyetso bihamya ukugira neza kwayo: kubavubira imvura no kubaha umusaruro mu gihe gikwiriye, no kubahaza ibibatunga n'ibibashimisha.” Nubwo izo Ntumwa za Kristo zavuze zityo, ntibyazoroheye kubuza iyo mbaga y'abantu kuzitura ibitambo. Bigeze aho haza Abayahudi bamwe bavuye muri Antiyokiya no muri Ikoniyo, bigarurira abo bantu bose, batera Pawulo amabuye ngo bamwice. Nyuma bamukururira inyuma y'umujyi batekereza ko yapfuye. Ariko igihe abigishwa ba Kristo bamukikije, arahaguruka asubira mu mujyi. Bukeye ajyana na Barinaba i Derube. Pawulo na Barinaba bamamaza inkuru nziza ya Yezu i Derube, maze bahabona abigishwa benshi. Hanyuma basubira i Lisitira na Ikoniyo na Antiyokiya ho muri Pisidiya. Bakomeza abigishwa ba Kristo baho, babatera umwete kugira ngo bakomere ku kwizera Kristo bababwira bati: “Ni ngombwa ko tunyura mu makuba menshi ngo tubone kwinjira mu bwami bw'Imana.” Batoranya abakuru muri buri koraniro ry'Umuryango wa Kristo, bamaze gusenga no kwigomwa kurya babaragiza Nyagasani bari baremeye. Bambukiranya akarere kose ka Pisidiya, bagera mu ntara ya Pamfiliya. Bamaze kubwira ab'i Periga Ijambo ry'Imana, baramanuka bagera ahitwa Ataliya, bavayo bafata ubwato bagana Antiyokiya ho muri Siriya, aho ba bavandimwe bari barabaragirije Imana, ngo ibagirire ubuntu bwo kubashoboza gukora uwo murimo bari barangije. Bagezeyo bakoranya itorero rya Kristo ryaho ryose, baritekerereza ibyo Imana yabakoresheje byose, n'uburyo yugururiye irembo abatari Abayahudi ngo binjire mu bemera Kristo. Nuko bamarana igihe kitari gito n'abigishwa ba Kristo. Abantu bamwe bavuye muri Yudeya basanga abavandimwe bo mu mujyi wa Antiyokiya, barabigisha bati: “Ntimubasha gukizwa niba mudakebwe mukurikije umuhango twasigiwe na Musa.” Pawulo na Barinaba babyumvise bajya impaka na bo zitoroshye, barabavuguruza. Noneho abo bavandimwe batoranya Pawulo na Barinaba hamwe n'abandi bo muri bo, ngo bajye i Yeruzalemu kugisha inama Intumwa za Kristo n'abakuru ku byerekeye icyo kibazo. Nuko ab'itorero rya Kristo babaha ibyo kubafasha mu rugendo, bambukiranya intara za Fenisiya na Samariya bagenda bavuga ukuntu abatari Abayahudi bahindukiriye Imana, iyo nkuru inyura abavandimwe bose. Bageze i Yeruzalemu bakirwa n'itorero rya Kristo ryaho n'Intumwa za Kristo n'abakuru, babatekerereza ibyo Imana yabakoresheje. Ariko bamwe bo mu ishyaka ry'Abafarizayi bari bemeye Kristo, barahaguruka baravuga bati: “Abo banyamahanga bagomba gukebwa no gutegekwa gukurikiza Amategeko ya Musa.” Intumwa za Kristo n'abakuru bakoranywa no gusuzuma icyo kibazo. Bamaze umwanya bajya impaka, Petero arahaguruka arababwira ati: “Bavandimwe, muzi yuko kera Imana yantoranyije muri mwe ngo ntangaze Ubutumwa bwayo bwiza mu banyamahanga, kugira ngo babwumve babwemere. Ariko Imana yo izi imitima y'abantu itanga icyemezo ko yemeye abo banyamahanga, igihe yabahaga Mwuka Muziranenge nk'uko natwe yamuduhaye. Nta tandukaniro Imana yashyize hagati yacu na bo, ahubwo yatunganyije imitima yabo kubera ko bayizeye. None rero kuki mushaka kugerageza Imana, mukorera abo bigishwa ba Kristo umutwaro tutabashije kwikorera natwe ubwacu, habe n'ababyeyi bacu? Ahubwo twemera ko ari twe ari na bo, twese twakijijwe kubera ubuntu Nyagasani Yezu Kristo yatugiriye.” Iryo teraniro ryose riraceceka, ryumva Barinaba na Pawulo baritekerereza ibimenyetso Imana yatanze n'ibitangaza yabakoresheje mu banyamahanga. Bamaze kuvuga Yakobo afata ijambo ati: “Bavandimwe, nimunyumve. Simoni Petero yadutekerereje ukuntu Imana yagendereye abanyamahanga rugikubita, ibatoranyamo abo kuba abantu bayo, ibyo bikaba bihuje n'ibyavuzwe n'abahanuzi nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo ‘Nyuma y'ibyo nzagaruka, nzavugurura ingoma ya Dawidi imeze nk'inzu yasenyutse, ahasenyutse nzahasana nyihagarike. Abantu bazacika ku icumu bazansanga, amahanga yose yahoze ari ayanjye azansanga.’ Uko ni ko Nyagasani avuga, wabitangaje kuva kera kose.” Yakobo arakomeza ati: “Ndemeza ko tutashyira amananiza ku banyamahanga bahindukirira Imana. Ahubwo tubandikire kugira ngo birinde ibyahumanijwe kubera ko byatuwe ibigirwamana, birinde n'ubusambanyi no kurya inyama z'ibyanizwe, birinde no kunywa amaraso. Erega kuva kera kose, mu mijyi yose Musa afite abatangaza Amategeko ye, bakayasomera mu nsengero buri sabato!” Nuko Intumwa za Kristo n'abakuru n'ab'Umuryango we bose biyemeza kwitoramo bamwe ngo babohereze Antiyokiya, bajyanye na Pawulo na Barinaba. Batoranyije Yuda witwaga Barisaba na Silasi, abagabo babiri b'imena mu bavandimwe. Babaha urwandiko ruvuga ruti: “Twebwe Intumwa za Kristo n'abakuru turabaramutsa, bavandimwe bacu bo mu yandi mahanga, batuye Antiyokiya no mu ntara za Siriya na Silisiya. Twumvise ko bamwe muri twe babaroshyemo amagambo yo kubakura imitima, kandi tutigeze tubatuma. None twese twahuje umugambi wo gutoranya abo kubatumaho. Bazanye na Barinaba na Pawulo dukunda cyane, bahaze amagara yabo kugira ngo bakorere Umwami wacu Yezu Kristo. Ngabo rero Yuda na Silasi ni bo tubatumyeho, ngo mubonane imbonankubone babibwirire ibyo tubandikiye. Byanogeye Mwuka Muziranenge kimwe natwe kutabashyiraho umutwaro urenze aya mategeko ya ngombwa: mwirinde kurya inyama zatuwe ibigirwamana n'iz'ibyanizwe, no kunywa amaraso ndetse no gusambana. Nimureka gukora ibyo muzaba mugenje neza. Tubasezeyeho.” Nuko abari batumwe berekeza iya Antiyokiya, bagezeyo bakoranya ab'itorero rya Kristo babashyikiriza urwandiko. Bamaze kurubasomera, abantu bose bishimira ubwo butumwa bubakomeza. Yuda na Silasi ubwabo bari abahanuzi, ni ko kuvugana n'abo bavandimwe byinshi bibahugura bikanabakomeza. Bamarana na bo iminsi, hanyuma babasezeraho basubira ku babatumye, abo bavandimwe bamaze kubifuriza urugendo ruhire. [ Icyakora Silasi yiyemeza kuguma aho.] Pawulo na Barinaba baguma Antiyokiya, bo n'abandi benshi bigisha kandi bamamaza Ijambo rya Nyagasani. Hashize iminsi Pawulo abwira Barinaba ati: “Reka dusubireyo dusure abavandimwe bo mu mijyi yose aho twatangaje Ijambo rya Nyagasani, turebe uko bameze.” Ubwo Barinaba yashakaga ko bajyana na Yohani witwaga Mariko, ariko Pawulo asanga atari byiza kujyana na we kuko yigeze kubatererana muri Pamfiliya, ntagumane na bo ngo barangize umurimo. Impaka ziba zose kugeza ubwo batandukana, Barinaba ajyana Mariko bafata ubwato bajya muri Shipure. Pawulo we atoranya Silasi, avayo abavandimwe bamaze kumuragiza Nyagasani ngo akomeze kumugirira ubuntu. Anyura muri Siriya na Silisiya akomeza amatorero ya Kristo. Nuko Pawulo agera i Derube hanyuma ajya i Lisitira. Aho hari hatuye umwigishwa wa Kristo akitwa Timoteyo, nyina akaba Umuyahudikazi wemera Yezu naho se akaba Umugereki. Yashimwaga n'abavandimwe b'i Lisitira n'abo muri Ikoniyo. Pawulo yifuzaga kujyana na we, maze aramukeba kubera Abayahudi bari aho hantu, kuko bose bari bazi ko se wa Timoteyo ari Umugereki. Uko banyuraga mu mujyi, bagezaga ku baho ibyemezo byafashwe n'Intumwa za Kristo hamwe n'abakuru bari i Yeruzalemu, kandi bakabasaba kubikurikiza. Bituma amatorero akomera ku kwemera Kristo kandi akiyongera uko bukeye. Nuko bambukiranya intara ya Furujiya n'iya Galati, kuko Mwuka Muziranenge yari yababujije kuvuga Ijambo ry'Imana mu ntara ya Aziya. Bageze ku mbibi za Misiya bagerageza kujya mu ntara ya Bitiniya, ariko Mwuka wa Yezu ntiyabakundira. Bamaze kwambukiranya Misiya, baramanuka bagera i Tirowa. Muri iryo joro Imana yereka Pawulo umugabo wo mu ntara ya Masedoniya. Uwo mugabo aramwinginga ati: “Ambuka uze muri Masedoniya udutabare”. Pawulo akimara kubonekerwa twahise dushaka uko twakomeza ngo tujye muri Masedoniya, kuko byagaragaraga ko ari Imana iduhamagariye kujya kubwira abaho Ubutumwa bwayo bwiza. Nuko tuva i Tirowa mu bwato, twahuranya inyanja dufata i Samotirasi, bukeye turakomeza tugera i Neyapoli. Tuvayo duca iy'ubutaka tugera i Filipi, umujyi ukomeye wo muri Masedoniya utuwemo n'Abanyaroma, tuhamara iminsi. Ku munsi w'isabato tuva mu mujyi tujya ku mugezi, ahantu twatekerezaga ko abantu basengera. Nuko turicara tuganira n'abagore bari bahakoraniye. Umwe muri bo witwaga Lidiya wo mu mujyi wa Tiyatira, yari umucuruzi w'imyenda itukura ihenda. Yari asanzwe asenga Imana maze adutega amatwi, kuko Nyagasani yamuhaye umutima wo kwita ku byo Pawulo yavugaga. Amaze kubatizwa we n'urugo rwe rwose, ahita atwinginga ati: “Niba mubona ko nayobotse Nyagasani koko, nimuze mbacumbikire.” Nuko araduhata turabyemera. Umunsi umwe twagiye ha hantu basengeraga, duhura n'umukobwa w'umuja wahanzweho n'ingabo ya Satani yamuteraga kuvuga ibizaba. Yaheshaga ba shebuja amafaranga menshi abwira abantu ibizababaho. Akomeza kudukurikira twe na Pawulo arangurura ati: “Aba bantu ni abagaragu b'Imana Isumbabyose, kandi barabarangira inzira ibageza ku gakiza.” Amara iminsi myinshi abigenza atyo. Pawulo bimaze kumurembya, arahindukira abwira iyo ngabo ya Satani ati: “Mu izina rya Yezu Kristo ndagutegetse ngo ‘Muvemo!’ ” Ako kanya imuvamo. Ba shebuja b'uwo mukobwa babonye ko nta nyungu bakimutezeho, bafata Pawulo na Silasi babakurubana ku kibuga cyo mu mujyi rwagati, imbere y'abategetsi. Babashyikiriza abacamanza bakuru barababwira bati: “Aba bantu baratera imvururu mu mujyi wacu. Ni Abayahudi kandi barigisha imigenzo tudashobora kwemera cyangwa gukurikiza, kuko turi Abanyaroma.” Rubanda na bo barabahagurukira. Nuko abacamanza babahubuzamo imyambaro, maze batanga itegeko ryo kubakubita. Bamaze kubahaza inkoni babaroha muri gereza, bategeka umurinzi kubarinda cyane. Na we abonye ko ahawe itegeko rikomeye rityo, abashyira muri gereza rwagati amaguru ayahambiriye ho ingiga. Mu gicuku Pawulo na Silasi basengaga baririmba basingiza Imana, izindi mfungwa zibateze amatwi. Nuko muri ako kanya habaho umutingito w'isi ukomeye, imfatiro za gereza zirajegajega. Inzugi zose zihita zikinguka, iminyururu ya bose iradohoka. Umurinzi wa gereza arakanguka. Abonye ko inzugi za gereza zikinguye, akura inkota ngo yisogote kuko yibwiye ko imfungwa zacitse. Ariko Pawulo avuga aranguruye ijwi ati: “Wikwigirira nabi! Twese turahari.” Nuko uwo murinzi atumiza amatara, agenda yiruka yikubita imbere ya Pawulo na Silasi ahinda umushyitsi. Nyuma arabasohokana arababaza ati: “Batware, ngomba gukora iki kugira ngo nkizwe?” Baramusubiza bati: “Wizere Nyagasani Yezu, urakizwa wowe n'abawe.” Nuko bamubwira Ijambo rya Nyagasani, we n'abo mu rugo rwe bose. Ako kanya muri iryo joro, arabajyana abuhagira inguma. Aherako arabatizwa we n'urugo rwe rwose. Nuko ajyana Pawulo na Silasi iwe, arabafungurira. Yishimana n'abo mu rugo rwe bose kubera ko yizeye Imana. Bumaze gucya ba bacamanza bakuru batuma abaporisi ku murinzi wa gereza bati: “Rekura ba bantu!” Umurinzi na we abibwira Pawulo ati: “Abacamanza batumye ngo murekurwe, none rero nimusohoke mwigendere amahoro.” Ariko Pawulo arasubiza ati: “Badukubitiye mu ruhame nta rubanza rwadutsinze, ndetse baturoha muri gereza birengagije ko dufite ubwenegihugu bw'Abanyaroma. None baragira ngo badukuremo rwihishwa? Reka da! Ahubwo nibiyizire baturekure!” Abaporisi bajya kumenyesha abacamanza ayo magambo, na bo bumvise ko Pawulo na Silasi ari Abanyaroma, bibatera ubwoba. Ni bwo baje kubasaba imbabazi, nyuma barabarekura maze babasaba kubavira mu mujyi. Pawulo na Silasi bavuye muri gereza bajya kwa Lidiya, basangayo abandi bemeye Yezu. Bamaze kubarema umutima baragenda. Banyura Amfipoli na Apoloniya bagera i Tesaloniki, aho hari urusengero rw'Abayahudi. Nuko Pawulo yinjira mu rusengero, nk'uko yari amenyereye. Yikurikiranya amasabato atatu ajya impaka n'abantu, ashingiye ku Byanditswe abibasobanurira, abitanga ho umugabo ko Kristo yagombaga kwicwa, kandi akazuka akava mu bapfuye. Yungamo ati: “Yezu uwo mbabwira ni we Kristo.” Bamwe mu Bayahudi bemera ibyo avuze bifatanya na Pawulo na Silasi, ndetse n'Abagereki benshi bubahaga Imana babigenza batyo, kimwe n'abagore b'abanyacyubahiro batari bake. Ariko Abayahudi ishyari rirabasya, maze bakoranya abantu babi b'ibirara basanze mu isoko, barema inteko bateza imidugararo mu mujyi. Biroha mu nzu ya Yasoni bashaka Pawulo na Silasi, kugira ngo babagabize igitero. Bababuze ni ko gukurubana Yasoni n'abandi bavandimwe, babashyikiriza abategetsi b'umujyi bararangurura bati: “Aba bantu bateraguye isi yose hejuru none bageze n'ino, na Yasoni uyu yabakiriye. Bose barakora ibinyuranye n'amategeko y'umwami w'i Roma, bavuga ko hariho undi mwami witwa Yezu.” Ayo magambo atera imidugararo muri rubanda no mu bategeka umujyi. Nuko baca Yasoni na bagenzi be amafaranga y'ingwatiramubiri maze barabarekura. Bwije abavandimwe bacikisha Pawulo na Silasi, babohereza i Beroya. Bagezeyo bajya mu rusengero rw'Abayahudi. Abantu baho barushaga ubupfura ab'i Tesaloniki, kuko bakiriye Ijambo ry'Imana bafite ubwuzu, buri munsi bagasuzuma Ibyanditswe kugira ngo barebe yuko ibyo Pawulo avuga ari ukuri. Benshi muri bo bemeye Yezu, no mu Bagereki abagore b'abanyacyubahiro, ndetse n'abagabo batari bake na bo biba bityo. Abayahudi b'i Tesaloniki bamenye ko Pawulo atangariza Ijambo ry'Imana i Beroya, bahita bajyayo bateza imvururu muri rubanda. Uwo mwanya abavandimwe bahita bohereza Pawulo ku nyanja, ariko Silasi na Timoteyo baguma i Beroya. Abaherekeje Pawulo bamugeza Atene. Bamusezeyeho abatuma kuri Silasi na Timoteyo ngo bazamugereho vuba uko bishobotse. Igihe Pawulo yari Atene agitegereje Silasi na Timoteyo, ashegeshwa n'ukuntu uwo mujyi ugwiriyemo ibigirwamana. Buri munsi yajyaga mu rusengero akajya impaka n'Abayahudi n'abandi basengaga Imana batari Abayahudi, maze akagera no mu kibuga cy'umujyi akajya impaka n'abo asanzeyo bose. Bamwe mu bahanga b'Abepikuri n'Abasitowiki batangira kumugisha impaka. Bamwe bakabaza bati: “Iyi ndondogozi irashaka kuvuga iki?” Abandi bati: “Arasa n'uvuga iby'imana z'inzaduka.” Icyatumye bavuga batyo ni uko bumvise Pawulo atangaza Kristo n'ukuzuka. Nuko baramufata bamujyana mu rukiko rwabo rw'ikirenga rwitwa Areyopago, baramubaza bati: “Mbese ntiwatubwira iby'izo nyigisho nshya wadukanye? Koko bimwe mu byo uvuga ni inzaduka kuri twe, none turifuza kumenya icyo bivuga.” Erega Abanyatene n'abavamahanga bahatuye, nta kindi birirwaho uretse guhururira no gushyushya inkuru nshyashya! Nuko Pawulo ahagarara hagati muri urwo rukiko maze aravuga ati: “Yemwe bagabo ba Atene, ndabona muri abanyedini bikataje! Ubwo nagendagendaga mu mujyi wanyu nkareba n'ibyo musenga, nabonye urutambiro rwanditsweho ngo ‘Urutambiro rwagenewe imana itazwi.’ Iyo Mana musenga mutayizi ni yo nje kubamenyesha. Imana yaremye isi n'ibiyiriho byose, ari yo Mugenga w'ijuru n'isi, ntitura mu ngoro zubatswe n'abantu. Ntikorerwa n'abantu nk'aho hari icyo ikennye. Ni yo ibeshaho abantu ikabaha umwuka bahumeka n'ibindi byose. Yakomoye ku muntu umwe amoko yose, iyatuza ku isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by'ibiba n'isarura, kimwe n'ingabano z'aho abantu bagomba gutura. Imana yabigize ityo kugira ngo ahari nibayishakashaka bayibone. Erega n'ubundi ntiri kure ya buri muntu muri twe! Umwe yigeze kuvuga ati: ‘Ni yo dukesha guhumeka no kwinyagambura, mbese no kubaho kose!’ Ni na ko bamwe mu basizi banyu bigeze kuvuga bati: ‘Natwe turi urubyaro rwayo.’ None rero ubwo dukomoka ku Mana, ntitugomba gutekereza ko imeze nk'igishushanyo cy'izahabu cyangwa icy'ifeza cyangwa icy'amabuye cyakomotse ku bukorikori n'ubwenge by'abantu. Koko Imana yirengagije ibihe bya kera ubwo abantu bari mu bujiji, ariko ubu irahamagara abantu bose, iyo bava bakagera ngo bihane, kuko yashyizeho umunsi wo gucira isi yose imanza zitabera, ikoresheje umuntu yatoranyije. Kumuzura akava mu bapfuye byabereye abantu bose icyemezo cyabyo.” Pawulo avuze ibyo kuzuka kw'abapfuye bamwe bahita bamugira urw'amenyo, abandi bati: “Ibyo uzaba ubitubwira ikindi gihe.” Nuko Pawulo abavamo aragenda. Ariko abantu bamwe bifatanya na we bemera Kristo. Muri bo hakaba umujyanama wa rwa rukiko rwa Areyopago witwa Diyoniziyo, n'umugore witwa Damari n'abandi. Nyuma y'ibyo Pawulo ava Atene ajya i Korinti. Ahasanga Umuyahudi witwa Akwila ukomoka muri Ponto, wari umaze igihe gito avanye n'umugore we Purisila mu Butaliyani, kuko umwami w'i Roma witwa Kilawudiyo kandi kubera ko bari bahuje umwuga wo kuboha amahema, aguma iwabo bakorana uwo murimo. Buri sabato Pawulo yajyaga mu rusengero rw'Abayahudi, akajya impaka ngo yemeze Abayahudi n'Abagereki. Silasi na Timoteyo bamaze kuhagera baturutse muri Masedoniya, Pawulo yihatira kuvuga Ubutumwa bw'Imana yemeza Abayahudi ko Yezu ari we Kristo. Bo baramurwanya baranamusebya, Pawulo aherako akunguta imyambaro ye arababwira ati: “Amaraso yanyu arabahame! Jye ndi umwere. Uhereye ubu nigiriye mu banyamahanga.” Nuko ava aho ajya kuba mu rugo rw'umuntu witwa Titiyo Yusito wubahaga Imana, akaba atuye iruhande rw'urusengero rw'Abayahudi. Krisipo umuyobozi w'urusengero yemera Nyagasani we n'urugo rwe rwose. Benshi mu b'i Korinti na bo bumvise amagambo ya Pawulo, bemera Kristo barabatizwa. Hanyuma Nyagasani abonekera Pawulo nijoro, aramubwira ati: “Ntutinye, ahubwo emera uvuge we guceceka kuko ndi kumwe nawe. Nta n'umwe uzagutera ngo akugirire nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mujyi.” Nuko Pawulo aguma i Korinti, ahamara umwaka n'igice yigisha abaho Ijambo ry'Imana. Ubwo Galiyo yatwaraga Akaya ategekera Abanyaroma, Abayahudi bahuza inama yo gufata Pawulo bamujyana mu rukiko, baramurega bati: “Uyu muntu aroshya abantu gusenga Imana mu buryo bunyuranyije n'Amategeko.” Pawulo agiye kugira icyo avuga, Galiyo abwira Abayahudi ati: “Mwa Bayahudi mwe, nimwumve! Iyo bijya kuba ubugome murega uyu muntu cyangwa ubugizi bwa nabi, najyaga kubihanganira nkabatega amatwi. Naho ubwo ari impaka zishingiye ku nyigisho no ku mazina no ku mategeko yanyu bwite, nimubyirangirize. Sinshaka kuba umucamanza wa bene ibyo!” Nuko abirukana mu rukiko. Bose basumira Sositeni umuyobozi w'urusengero rw'Abayahudi, bamukubitira imbere y'urukiko. Ariko Galiyo ntiyabyitaho na busa. Pawulo yamaze indi minsi myinshi i Korinti. Hanyuma asezera ku bavandimwe, afata ubwato agana muri Siriya, ari kumwe na Purisila na Akwila. Atarava i Kenkireya abanza kwiyogoshesha, kubera umuhigo yahize. Bageze Efezi Pawulo ahasiga Purisila na Akwila, we yinjira mu rusengero ajya impaka n'Abayahudi. Bamusaba kuhatinda ntiyabakundira, ahubwo abasezeraho ati: “Imana nibishaka muzabona ngarutse.” Nuko afata ubwato ava Efezi. Ageze i Kayizariya ava mu bwato, ajya kuramutsa ab'itorero rya Kristo ry'i Yeruzalemu, hanyuma ajya Antiyokiya. Ahamaze igihe arahava akomeza urugendo, anyura mu ntara za Galati na Furujiya, akomeza abigishwa ba Kristo bose. Icyo gihe Umuyahudi witwa Apolo ukomoka Alegisanderiya, yageze Efezi. Yari umugabo uzi kuvuga akaba n'umuhanga mu Byanditswe. Yari yarigishijwe Inzira ya Nyagasani kandi akavuga ibyerekeye Yezu, akabyigisha uko biri ahimbawe ari mu birere. Nyamara kandi yari asobanukiwe gusa ibyerekeye ukubatiza kwa Yohani. Apolo uwo atangira kuvugira mu rusengero ashize amanga. Purisila na Akwila bamaze kumwumva bamujyana imuhira, maze bamusobanurira inzira y'Imana kugira ngo arusheho kuyimenya neza. Hanyuma igihe Apolo yiyemeje kujya muri Akaya, abavandimwe bo mu mujyi wa Efezi bamuteye inkunga, bandikira abigishwa ba Kristo bo muri Akaya ngo bazamwakire neza. Agezeyo agirira akamaro kenshi abemeye Yezu babikesha ubuntu bw'Imana. Yagishaga Abayahudi impaka mu ruhame akabatsinda, atanga Ibyanditswe ho umugabo yuko Yezu ari Kristo. Igihe Apolo yari i Korinti Pawulo anyura mu gihugu rwagati, maze agera Efezi ahasanga bamwe mu bigishwa ba Kristo. Ni ko kubabaza ati: “Mbese mwahawe Mwuka Muziranenge igihe mwemeraga Yezu?” Baramusubiza bati: “Uretse kumuhabwa, habe ngo twigeze no kumva ko Mwuka Muziranenge abaho!” Pawulo ni ko kubabaza ati: “Mwabatijwe mute?” Baramusubiza bati: “Twabatijwe uko Yohani yabatizaga.” Pawulo ati: “Yohani yabatizaga ababaga bihannye bakareka ibyaha byabo, kandi akabwira Abisiraheli kwemera uwari ugiye kuzaza nyuma ye ari we Yezu.” Bamaze kumva ibyo, ni ko kubatizwa mu izina rya Nyagasani Yezu. Pawulo ngo abarambikeho ibiganza Mwuka Muziranenge ahita abazaho, ni bwo batangiye kuvuga indimi zindi no guhanura. Abo bagabo bose bari nka cumi na babiri. Pawulo ahamara amezi atatu, akajya yinjira mu rusengero akavuga ashize amanga, ajya impaka n'abantu abemeza ibyerekeye ubwami bw'Imana. Ariko bamwe muri bo barinangira banga kumvira, basebereza Inzira ya Nyagasani imbere y'iyo mbaga nyamwinshi. Nuko Pawulo abavamo ajyana n'abigishwa ba Kristo, maze buri munsi akigishiriza mu ishuri rya Tirano. Amara imyaka ibiri abigenza atyo, ku buryo Abayahudi n'abatari Abayahudi bose bari batuye mu ntara ya Aziya, bumvise Ijambo rya Nyagasani. Imana yakoreshaga Pawulo ibitangaza bihambaye. Ndetse n'udutambaro cyangwa imyenda byabaga byarakoze ku mubiri we iyo byakozwaga ku barwayi, bakiraga indwara zabo n'ingabo za Satani zibarimo zikamenengana. Hari Abayahudi bamwe bari bafite akamenyero ko kugenda igihugu bamenesha ingabo za Satani mu bantu. Na bo bagerageza kuzimenesha bakoresheje izina rya Yezu, buri wese akazibwira ati: “Mu izina rya Yezu uwo Pawulo agenda atangaza, mbategetse kuva muri uwo murwayi.” Abagenzaga batyo ni abahungu barindwi ba Seva, wari Umutambyi mukuru w'Abayahudi. Nyamara ingabo ya Satani irabasubiza iti: “Yezu ndamuzi na Pawulo nzi uwo ari we, ariko se mwe muri ba nde?” Nuko uwo muntu wari uhanzweho arabasimbukira, abarusha amaboko bose arabanesha, arabahondagura kugeza ubwo baturumbutse mu nzu ye barahunga, batumbuje kandi bavirirana. Abayahudi n'abatari Abayahudi bari batuye Efezi babimenye bashya ubwoba bose, maze Nyagasani Yezu arogera. Nuko benshi mu bari bamaze kwemera Yezu baraza, barerura bemera ku mugaragaro ibyaha bakoze. Abakoraga iby'ubupfumu batari bake bakoranya ibitabo byabo, maze babitwikira imbere ya rubanda. Babaze agaciro k'ikiguzi cy'ibyo bitabo, basanga gahwanye n'igihembo cy'imibyizi ibihumbi mirongo itanu. Bityo inkuru za Nyagasani zikomeza kwamamara n'imbaraga, zirahama. Nyuma y'ibyo Pawulo ayobowe na Mwuka yiyemeza kujya i Yeruzalemu, anyuze muri Masedoniya no muri Akaya. Ni bwo avuze ati: “Nimara kugerayo nzaba nkwiriye no kugera i Roma.” Nuko yohereza muri Masedoniya babiri mu bafasha be Timoteyo na Erasito, ariko we asigara akanya mu ntara ya Aziya. Icyo gihe ni bwo mu mujyi wa Efezi habyutse imvururu zitoroshye kubera Inzira ya Nyagasani. Hari umucuzi witwa Demeteriyo, wacuraga mu ifeza udushusho tw'ingoro y'imanakazi Aritemi. Uwo mwuga wari umukungahaje we n'abo bakoranaga. Ni bwo akoranyije abo bakozi n'abandi bakoraga bene uwo mwuga, arababwira ati: “Mwa bagabo mwe, muzi yuko amaronko yacu ava muri ubu bucuruzi. None muriyumvira kandi mukirebera ibyo Pawulo uriya avuga, ngo imana zakozwe n'abantu si imana na gato! Ni na ko yemeje rubanda nyamwinshi akabayobya, atari ino Efezi gusa ahubwo no mu ntara ya Aziya hafi ya hose. Ibyago si uko ubucuruzi bwacu bwahinyuka gusa, ahubwo ndetse n'ingoro y'imanakazi yacu ikomeye Aritemi yata agaciro, na yo ubwayo igasuzugurika kandi ari yo isengwa n'abo muri Aziya kimwe n'abo ku isi yose.” Abantu babyumvise bahita barakara cyane, barangurura amajwi bati: “Aritemi y'Abanyefezi iraganje!” Umujyi wose uravurungana, igitero gisumira Gayo na Arisitariko, abagabo babiri bo muri Masedoniya bagendanaga na Pawulo, kibakurubana kibaganisha mu kibuga cy'ikinamico. Pawulo na we yashakaga kwiroha muri icyo kivunge, ariko abigishwa ba Kristo ntibamukundira. Ndetse na bamwe bo mu bategetsi b'incuti ze bamutumaho, bamusaba kudahinguka ku kibuga. Ikoraniro riravurungana, bose barasakabaka umwe avuga ibye undi ibye, ndetse abenshi mu bari aho ntibari bazi impamvu ibakoranyije. Abayahudi batambutsa uwitwa Alegisanderi, bamaze kumutekerera ibyo ari buvuge. Nuko arambura ukuboko ngo abacecekeshe, abone kugira icyo asobanurira rubanda. Bamenye ko ari Umuyahudi, bavugira icyarimwe barangurura amajwi bati: “Aritemi y'Abanyefezi iraganje!” Bamara amasaha abiri basakuza batyo. Umunyamabanga w'umujyi amaze kubacecekesha, ahita abwira rubanda ati: “Yemwe Banyefezi, ni nde utazi ko umujyi wacu wa Efezi ari wo murinzi w'ingoro y'imanakazi Aritemi, n'uw'ishusho yayo yamanutse mu ijuru? Nta muntu n'umwe wabasha kubihakana. Kubera iyo mpamvu mugomba gutuza mukareka guhubuka. Erega mwazanye hano aba bantu batarigeze basahura ingoro, cyangwa ngo batuke imanakazi yacu! Niba rero Demeteriyo na bagenzi be bafite uwo barega, inkiko ziriho n'abacamanza ntibabuze, aho ni ho bagomba kuburanira. Niba hari n'ikindi mufite kubaza kizatunganywa n'inama rusange, kuko ibyabaye uyu munsi byatuma turegwa ubugome. Mwumve namwe ko iyi midugararo idafite ishingiro, none se twakwireguza iki?” Amaze kuvuga atyo asezerera iyo mbaga. Iyo midugaruro irangiye Pawulo akoranya abigishwa ba Kristo, abarema umutima maze abasezeraho yerekeza muri Masedoniya. Agenderera uturere twose tw'iyo ntara, abwira abantu amagambo menshi yo kubakomeza. Hanyuma agera mu Bugereki ahamara amezi atatu. Igihe ashatse gufata ubwato ngo ajye muri Siriya, atahura ko Abayahudi bafite imigambi yo kumugirira nabi, ni bwo yiyemeje guhindukira ngo anyure muri Masedoniya. Sopateri mwene Piro w'i Beroya aramuherekeza, kimwe na Arisitariko na Sekundo b'i Tesaloniki, na Gayo w'i Derube na Timoteyo, kandi yari aherekejwe na Tukiko na Tirofimo bo muri Aziya. Abo baratubanjirije badutegerereza i Tirowa. Naho twe iminsi mikuru y'imigati idasembuye irangiye dufatira ubwato i Filipi, maze nyuma y'iminsi itatu tubasanga i Tirowa tuhamara iminsi irindwi. Buri bucye ari icyumweru ari wo munsi wa mbere, duteranira hamwe kugira ngo dusangire. Pawulo wari uraye ari bugende yigisha abavandimwe, akomeza no kuganira na bo ageza mu gicuku. Mu cyumba cyo mu nzu yo hejuru twari dukoraniyemo hakaga amatara menshi. Umusore umwe witwa Utiko yari yicaye mu idirishya igihe Pawulo yigishaga, bishyize kera uwo musore arahunyiza maze ibitotsi biramutwara, ahanuka mu nzu y'igorofa ya gatatu yidimba hasi bahararura uwapfuye. Pawulo aramanuka amwubararaho, amufata mu maboko aravuga ati: “Mwikuka umutima ni muzima!” Birangiye Pawulo asubira mu igorofa afata umugati, arawumanyura arafungura. Akomeza kwigisha burinda bucya maze aragenda. Naho uwo musore bamujyana imuhira ari mutaraga, amahoro ari yose. Twe dufata ubwato tugenda mbere ya Pawulo twerekeza ahitwa Aso, aho twajyaga kumuvana. Yari ateganyije kujyayo anyuze inzira y'ubutaka. Nuko adusanze Aso tumushyira mu bwato, tujyana i Mitulene. Bukeye turahava tugera ahateganye n'ikirwa cyitwa Kiyo. Ku munsi ukurikiyeho turambuka tugera i Samo, maze bukeye bwaho tugera i Mileto. Pawulo yari yaragennye gukomezanya n'ubwato atanyuze Efezi, kugira ngo adatinda muri Aziya. Yari afite ubwira bwo kugera i Yeruzalemu, kugira ngo bishobotse yizihirizeyo umunsi mukuru wa Pentekote. Pawulo ari i Mileto atumiza abakuru b'itorero rya Kristo rya Efezi. Bamugezeho arababwira ati: “Muzi uko nabanye namwe igihe cyose kuva nagera muri Aziya. Nakoreye Nyagasani niyoroshya ku buryo bwose, mu marira no mu bigeragezo naterwaga n'ubugambanyi bw'Abayahudi. Nta cyo nabakinze mu byo nagombaga kubabwira byabagirira akamaro, byose narabibamenyesheje mbigishiriza mu ruhame no mu ngo zanyu. Nihanangirije Abayahudi n'abatari Abayahudi ko bakwiriye kwihana bakagarukira Imana, kandi bakemera Umwami wacu Yezu. None ubu ngiye i Yeruzalemu mpaswe na Mwuka, ibizambaho ngezeyo simbizi. Icyakora muri buri mujyi, Mwuka Muziranenge agenda anyemeza ko ingoyi n'amakuba bintegererejeyo. Nyamara ku bwanjye nta cyo bimbwira kubaho cyangwa gupfa, icya ngombwa ni ugushyika aho dusiganirwa kugera, nkanonosora umurimo nahawe na Nyagasani Yezu, ari wo gutangaza Ubutumwa bwiza bw'ubuntu Imana igira. “Nagenze muri mwe ntangaza ibyerekeye ubwami bw'Imana, ariko ubu nzi yuko nta n'umwe muri mwe uzongera kunca iryera. Ni cyo gitumye uyu munsi mbemeza ko ndi umwere, nta maraso y'umuntu uwo ari we wese ambarwaho, kuko nta cyo nabakinze cyerekeye imigambi yose y'Imana ngo ndeke kukibamenyesha. Mwite ku mibereho yanyu no ku y'umukumbi wose mwaragijwe na Mwuka Muziranenge. Muragire itorero ry'Imana yaguze amaraso y'Umwana wayo. Nzi yuko nimara kugenda impyisi z'ibirura zizabageramo, ntizibabarire umukumbi w'Imana. No muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavuga ibifutamye, kugira ngo bayobye abigishwa ba Kristo babigarurire. Murabe maso rero kandi mwibuke ko namaze imyaka itatu, ijoro n'amanywa ndatuza kuburira umuntu wese muri mwe, birimo n'amarira. “Ubu rero mbaragije Nyagasani n'inyigisho zerekeye ubuntu bwe. Ni we ufite ububasha bwo kububaka ubugingo, no kubaha ku munani yabikiye abantu bose yagize intore ze. Nta kintu cy'umuntu wese nigeze ndarikira, cyaba ifeza cyangwa izahabu cyangwa umwambaro. Namwe ubwanyu muzi ko ari aya maboko nakoresheje kugira ngo nimare ubukene, mbumare n'abo twari kumwe. Mu byo nakoze byose naberetse ko tugomba gushishikara dutyo, kugira ngo tugoboke abatishoboye twibuka ibyo Nyagasani Yezu yavuze ati: ‘Gutanga kuzana ihirwe kuruta guhabwa’ ”. Pawulo amaze kuvuga atyo, we n'abo bari kumwe bose barapfukama, arasenga. Bose baraturika bararira, bamugwa ku ijosi baramusoma. Icyabashenguraga cyane ni uko yababwiye ko batazongera kumuca iryera. Nuko baramuherekeza bamugeza ku bwato. Tumaze kubiyaka turagenda dufata ubwato, turaromboreza twerekeza i Kosi. Bukeye bwaho tugera i Rode, tuhava tujya i Patara. Tuhasanga ubundi bwato bwambuka bugana muri Fenisiya, turabwurira buratujyana. Tugeze ahareba ikirwa cya Shipure, duhita tugana mu majyepfo hacyo twerekeza muri Siriya. Duhagarara i Tiri kuko ari ho ubwato bwagombaga gupakururira imitwaro. Tuhasanze abigishwa ba Kristo tuhamara iminsi irindwi. Bo bayobowe na Mwuka babwira Pawulo kutajya i Yeruzalemu. Nyamara iyo minsi irangiye, turahava dukomeza urugendo. Bose hamwe n'abagore n'abana babo baraduherekeza baturenza umujyi, maze dupfukama ku nkombe y'inyanja turasenga. Nuko dusezeranaho twe twurira ubwato, naho bo basubira iwabo. Dukomeza urugendo rwacu tuvuye i Tiri, twururukira i Putolemayida turamutsa abavandimwe baho, dusibira iwabo umunsi umwe. Bukeye turahava tujya i Kayizariya kwa Filipo, wari ushinzwe kwamamaza Ubutumwa bwiza akaba umwe muri ba bandi barindwi, turahaguma. Yari afite abakobwa bane b'abāri bahanuraga. Tuhamaze iminsi umuhanuzi umwe witwa Agabo arahinguka, aturutse muri Yudeya. Aza aho turi afata umukandara wa Pawulo, awibohesha amaguru n'amaboko aravuga ati: “Mwuka Muziranenge aravuze ngo ‘Uku ni ko nyir'uyu mukandara Abayahudi bazamubohera i Yeruzalemu, maze bamugabize abanyamahanga!’ ” Tubyumvise twe n'abantu bari bahari, twinginga Pawulo ngo ye kujya i Yeruzalemu. Ariko Pawulo arasubiza ati: “Ni iki gitumye murira, ko ibyo ari ukunshengura? Siniteguye kuboherwa i Yeruzalemu byonyine, ahubwo niteguye no gupfirayo mpōrwa Nyagasani Yezu.” Tutabashije kubimwemeza, turamwihorera tugira tuti: “Ibyo Nyagasani ashaka bibe.” Iyo minsi ishize duhambira ibintu tujya i Yeruzalemu. Bamwe mu bigishwa ba Kristo b'i Kayizariya baraduherekeza, badushakira icumbi kwa Munasoni wakomotse muri Shipure, wabaye umwigishwa kuva kera. Tugeze i Yeruzalemu abavandimwe baho batwakirana ubwuzu. Bukeye bwaho Pawulo ajyana natwe kwa Yakobo n'abakuru b'Umuryango wa Kristo bose bari bahari. Pawulo arabaramutsa, abatekerereza ku buryo burambuye ibyo Imana yamukoresheje mu banyamahanga. Babyumvise bahita basingiza Imana. Nuko babwira Pawulo bati: “Muvandimwe, urabona ukuntu Abayahudi bemeye Yezu ari ibihumbi byinshi, kandi dore bose barwanira ishyaka Amategeko. Ariko rero babwiwe ko wigisha Abayahudi bose batuye mu mahanga kuzinukwa inyigisho za Musa, ngo be kujya batuma abana babo bakebwa, cyangwa ngo bakurikize imihango yacu. Biragenda bite rero ko batabura kumva ko waje? Noneho ukore ibyo tukubwira. Dore dufite abagabo bane muri twe bahize umuhigo. Ubajyane ufatanye na bo umuhango wo kwihumanura, kandi ubishyurire amafaranga kugira ngo babone kogoshwa. Bityo abantu bose bazamenya ko ibyo bakumviseho bidafite ishingiro, ahubwo yuko nawe ubwawe ujya witondera ayo Mategeko. Naho ku byerekeye abemeye Kristo bo mu mahanga, twamaze kuboherereza urwandiko rw'ibyo twemeje: twababwiye kwirinda kurya ibyatuwe ibigirwamana no kunywa amaraso no kurya inyama z'ibinizwe, kandi ngo birinde ubusambanyi.” Bukeye Pawulo ajyana ba bagabo bane maze atangira umuhango wo kwihumanura ari kumwe na bo, hanyuma ajya mu rugo rw'Ingoro y'Imana kwemeza igihe iminsi yo kwihumanura izarangirira, ari yo yo gutanga ituro kuri buri muntu muri bo. Ya minsi irindwi iri hafi kurangira, Abayahudi bamwe bo mu ntara ya Aziya babonye Pawulo mu rugo rw'Ingoro y'Imana, bahita batera imvururu muri rubanda maze bafata Pawulo. Barangurura amajwi bati: “Yemwe Bisiraheli, nimutabare! Uyu ni wa muntu ugenda hose yigisha abantu bose aturwanya twebwe Abisiraheli, arwanya n'Amategeko ataretse n'iyi Ngoro. Ndetse yinjije n'abanyamahanga mu rugo rw'Ingoro, kugira ngo ahumanye aha hantu heguriwe Imana!” Icyatumye bavuga batyo ni uko bari babonye Pawulo mu mujyi ari kumwe na Tirofimo wa Efezi, bagakeka ko yamuzanye mu rugo rw'Ingoro y'Imana. Umujyi wose uravurungana, abantu baza biruka baturuka impande zose. Bafata Pawulo baramukurubana, bamuvana mu rugo rw'Ingoro bahita bakinga inzugi zayo. Igihe igitero cyageragezaga kumwica, inkuru iba yasakaye kuri Komanda w'abasirikari b'Abanyaroma, yuko umujyi wa Yeruzalemu wose wavurunganye. Muri ako kanya afata abasirikari hamwe n'abatware babo, amanuka yiruka agana kuri icyo gitero cy'abantu. Babonye Komanda n'abasirikari be, bahita bareka gukubita Pawulo. Nuko Komanda araza afata Pawulo, ategeka ko bamubohesha iminyururu ibiri. Hanyuma arabaza ati: “Uyu muntu ni nde kandi yakoze iki?” Rubanda barasakabaka, bamwe bavuga kimwe abandi ikindi. Komanda ntiyabasha kugira icyo amenya kubera urusaku, ni ko gutegeka abasirikari kujyana Pawulo mu kigo cyabo. Bamugejeje ku ngazi z'amabuye, abasirikari baramuterura babitewe n'ukuntu rubanda bari barubiye. Ikivunge cy'abantu benshi kimuhombokaho basakabaka bati: “Ntakabeho!” Igihe bagiye kumwinjiza mu kigo cy'abasirikari, Pawulo abaza Komanda ati: “Mbese wanyemerera kugira icyo nkubwira?” Aramusubiza ati: “Ese uzi ikigereki? Aho si wowe wa Munyamisiri wateje imyivumbagatanyo hambere aha, ukajyana abantu ibihumbi bine b'inyeshyamba mu butayu?” Pawulo ni ko gusubiza ati: “Jyewe ndi Umuyahudi ukomoka i Tarisi, umujyi w'ikirangirire wo muri Silisiya. Ndakwinginze ureke ngire icyo mbwira aba bene wacu.” Komanda aramwemerera. Nuko Pawulo ahagarara ku ngazi, arambura ukuboko ngo abacecekeshe, abantu bose ngo ce! Ababwira mu giheburayi, ati: “Bavandimwe namwe babyeyi, nimwumve uko niregura!” Bumvise avuze mu giheburayi barushako guceceka. Nuko aravuga ati: “Ndi Umuyahudi ukomoka i Tarisi muri Silisiya, ariko narerewe muri uyu murwa wa Yeruzalemu. Nigiye kuri Gamaliyeli, anyigisha Amategeko ya ba sogokuruza ayakuye ruhande, kandi ndwanira Imana ishyaka nk'uko namwe murirwana uyu munsi. Natoteje abantu bayobotse iyi nzira ya Yezu kugeza ubwo mbica. Naboshye abagabo n'abagore mbashyira muri gereza. Umutambyi mukuru n'abakuru b'imiryango ni bo ntanze ho abagabo. Ndetse bampaye n'inzandiko nshyikiriza abavandimwe bacu b'i Damasi, maze njya gufata ab'aho kugira ngo mbabohe mbazane i Yeruzalemu bahanwe. “Nuko ku manywa y'ihangu ndi hafi kugera i Damasi, ntungurwa n'umucyo mwinshi uvuye mu ijuru urangota. Nikubita hasi maze numva ijwi ry'umbaza ati: ‘Sawuli, Sawuli, untotereza iki?’ Ndasubiza nti: ‘Uri nde Nyagasani?’ Arambwira ati: ‘Ndi Yezu w'i Nazareti uwo utoteza.’ Abantu twari kumwe babonye umucyo ariko ntibumva ijwi ry'uwo twavuganaga. Ndabaza nti: ‘Nyagasani, nkore iki?’ Ni ko kunsubiza ati: ‘Haguruka ujye i Damasi, aho ni ho bazakubwira ibyo Imana yakugeneye gukora byose.’ Kubera ko wa mucyo ukomeye wampumye amaso, abo twari kumwe bagombye kundandata bangeza i Damasi. “Muri uwo mujyi hari umugabo akitwa Ananiya. Yari umuntu wubaha Imana akurikije amategeko yacu, kandi agashimwa n'Abayahudi bose bari bahatuye. Aransanga ampagarara iruhande arambwira ati: ‘Sawuli muvandimwe, humuka!’ Ako kanya ndahumuka ndamubona. Nuko aravuga ati: ‘Imana ya ba sogokuruza yamaze kugutoranya ngo umenye ibyo ishaka, ubone na ya Ntungane Yezu kandi wiyumvire ijambo riva mu kanwa kayo, kuko uzayibera umugabo kugira ngo ubwire abantu bose ibyo wabonye n'ibyo wumvise. None se kandi utegereje iki? Haguruka wambaze Nyagasani, ubatizwe wuhagirwe ibyaha byawe.’ “Nuko ngaruka i Yeruzalemu, maze igihe ndi mu rugo rw'Ingoro y'Imana nsenga ndabonekerwa, mbona Nyagasani ambwira ati: ‘Ihutire kuva i Yeruzalemu, kuko abaho batazemera ibyo uhamya binyerekeyeho.’ Ndasubiza nti: ‘Nyagasani, bazi ko najyaga mu nsengero zose ngafunga kandi ngakubita abakwemera. Ndetse n'igihe Sitefano wahamyaga ibyawe yicwaga, nanjye nari mpari nshyigikiye icyo gikorwa, ndetse ndinda n'imyambaro y'abamwicaga.’ Nyagasani arambwira ati: ‘Genda kuko nzagutuma ku bo mu mahanga ya kure.’ ” Bagumya kumutega amatwi kugeza ubwo avuze iryo jambo, ni ko kurangurura amajwi bati: “Uwo mugabo nimumwice! Ntakabeho!” Igihe bariho basakabaka bazunguza imyitero yabo, ari na ko batumura umukungugu mu kirere, Komanda w'abasirikari ategeka ko bajyana Pawulo mu kigo cyabo, ababwira kumukubita ibiboko ngo yemere kuvuga icyaha cyatumye abantu bamuha induru. Igihe babohaga Pawulo kugira ngo bamukubite, abaza umukapiteni wari uhagaze aho ati: “Mbese umuntu ufite ubwenegihugu bw'Umunyaroma, mwemererwa kumukubita kandi ataratsindwa n'urubanza?” Uwo mukapiteni abyumvise asanga Komanda, aramubaza ati: “Murabigenza mute, ko uriya muntu ngo afite ubwenegihugu bw'Umunyaroma?” Komanda asanga Pawulo aramubaza ati: “Mbwira, ese koko ufite ubwenegihugu bw'Umunyaroma?” Na we ati: “Ndabufite.” Komanda aravuga ati: “Jyewe nishyuye amafaranga menshi kugira ngo mpabwe ubwenegihugu.” Pawulo ati: “Jyewe narabuvukanye!” Ako kanya abari bagiye kumukubita barigendera. Komanda na we agira ubwoba, amaze kumenya ko Pawulo ari Umunyaroma none akaba yamushyize ku ngoyi. Bukeye bwaho Komanda ashatse kumenya neza impamvu Abayahudi barega Pawulo, amukura ku ngoyi maze ategeka ko abakuru bo mu batambyi baterana, hamwe n'abajyanama bose b'urukiko rw'ikirenga. Hanyuma azana Pawulo amuhagarika imbere yabo. Pawulo ahanga amaso abagize urukiko rw'ikirenga, maze aravuga ati: “Bavandimwe, kugeza uyu munsi nta kibi umutima undega imbere y'Imana.” Ananiya Umutambyi mukuru ategeka abari bahagaze iruhande rwa Pawulo kumukubita ku munwa. Pawulo aramubwira ati: “Nawe Imana izagukubita, wa rukuta rusīze ingwa we! Ubonye ngo wicazwe no kuncira urubanza ukurikije Amategeko, maze ukanyuranya na yo utegeka ko bankubita!” Abari bahagaze iruhande rwe baravuga bati: “Ese uratuka Umutambyi mukuru w'Imana?” Pawulo arabasubiza ati: “Bavandimwe, ntabwo nari nzi ko ari Umutambyi mukuru kuko Ibyanditswe bigira biti: ‘Ntukavuge nabi umutware w'ubwoko bwawe.’ ” Pawulo amenye ko bamwe muri bo ari Abasaduseyi abandi ari Abafarizayi, ni ko kuvugira imbere y'urukiko aranguruye ati: “Bavandimwe, ndi Umufarizayi, nkomoka mu Bafarizayi. Icyatumye nshyirwa mu rubanza, ndahōrwa ko niringira yuko abapfuye bazazuka.” Avuze atyo habyuka impaka hagati y'Abafarizayi n'Abasaduseyi, maze iyo nteko isubiranamo. Abasaduseyi bavugaga ko abapfuye batazazuka, ntibemere ko habaho abamarayika cyangwa izindi ngabo zo mu ijuru, ibiri amambu Abafarizayi bakemera ibyo byose. Haba urusaku rwinshi, bamwe mu bigishamategeko bo mu ishyaka ry'Abafarizayi, barabihagurukira bati: “Nta kibi tubonye kuri uyu muntu. Ahari aho umumarayika cyangwa indi ntumwa yo mu ijuru yavuganye na we koko!” Haba intonganya zikaze ku buryo Komanda yatinye ko bari butanyaguze Pawulo. Ni cyo cyatumye ategeka abasirikari be ngo bamanuke, bamuvane muri abo bantu bamujyane mu kigo cy'abasirikari. Mu ijoro rikurikiyeho Nyagasani abonekera Pawulo, aramubwira ati: “Komera! Nk'uko wabaye umugabo ugahamya ibyanjye i Yeruzalemu, ni ko ugomba no kuzabihamya i Roma.” Bukeye mu gitondo Abayahudi bamwe bahuza inama, barahira ko batazagira icyo barya cyangwa ngo banywe batabanje kwica Pawulo. Abari bahuje uwo mugambi bari abantu barenga mirongo ine. Basanga abakuru bo mu batambyi n'abakuru b'imiryango barababwira bati: “Twarahiye twivuma ko tutazagira icyo dukoza mu kanwa tutabanje kwica Pawulo. None rero mwebwe n'abagize urukiko rw'ikirenga, nimutume kuri Komanda mumusabe kubazanira Pawulo, musa nk'aho mufite ibindi mwifuza kumenya kuri we. Natwe rero turaba twiteguye kumwica atarahagera.” Mwishywa wa Pawulo yumvise ubwo bugambanyi, ni ko kwinjira mu kigo cy'abasirikari abibwira Pawulo. Na we ahamagara umwe mu bakapiteni aramubwira ati: “Geza uyu musore kwa Komanda kuko hari icyo ashaka kumumenyesha.” Nuko aramujyana amushyikiriza Komanda, aravuga ati: “Imbohe Pawulo yantumiye, ansaba kubazanira uyu musore ngo afite icyo ashaka kubamenyesha.” Komanda ni ko kumufata ukuboko, amujyana ahiherereye aramubaza ati: “Ni iki ushaka kumenyesha?” Aramubwira ati: “Abayahudi biyemeje kubasaba ngo ejo muzabazanire Pawulo mu rukiko, bitwaje ko hari ibindi bifuza kumenya kuri we. Ntimuzamubahe rero kuko abantu barenga mirongo ine bo muri bo bamwubikiye. Barahiye ko batazagira icyo barya cyangwa ngo banywe batabanje kumwica. Ubu bategereje ko muri bukore icyo basabye.” Komanda yihanangiriza uwo musore ati: “Ntugire umuntu n'umwe uhingukiriza ibyo umenyesheje!” Nuko aramusezerera. Nuko Komanda ahamagara abakapiteni babiri arababwira ati: “Nimutegure abasirikari magana abiri bo kujya i Kayizariya, n'abahetswe n'amafarasi mirongo irindwi, n'izindi ngabo magana abiri zitwaje amacumu maze bahaguruke isaa tatu y'ijoro. Mutegure n'amafarasi yo guheka Pawulo, bamushyikirize umutegetsi Feliki nta kimuhungabanyije.” Nuko Komanda yandika urwandiko ruteye rutya: “Jyewe Kilawudiyo Lusiya, ndabaramutsa Nyakubahwa Mutware Feliki. Uyu muntu yafashwe n'Abayahudi biyemeza kumwica. Nuko menye ko afite ubwenegihugu bw'Umunyaroma, mpururana n'abasirikari ndamugoboka. Nashatse kumenya icyo bamurega mujyana imbere y'abanyarukiko rwabo. Uretse ko bamurega ibyerekeye amategeko yabo, nasanze nta cyo yakoze cyo kumwicisha, habe n'icyo gutuma ashyirwa ku ngoyi. Maze kumenya ko Abayahudi bamuciriye igico niyemeza kumuboherereza. Nuko ntumiza abamurega ngo bazabagezeho ibirego. [Mbasezeyeho.]” Nuko abasirikari bakora uko bategetswe, bajyana Pawulo muri iryo joro bamugeza mu mujyi wa Antipatiri. Bukeye bwaho abasirikari bagenza amaguru basubira mu kigo cyabo i Yeruzalemu, naho abahetswe n'amafarasi bakomeza kujyana Pawulo. Bageze i Kayizariya baha Umutegetsi Feliki urwandiko, banamushyikiriza Pawulo. Feliki amaze gusoma urwandiko abaza Pawulo intara akomokamo. Amenye ko akomoka muri Silisiya, aramubwira ati: “Nzaba numva ibyawe abakurega nibamara kuza.” Nuko ategeka ko barindira Pawulo mu ngoro ya Herodi. Iminsi itanu ishize Umutambyi mukuru Ananiya agera i Kayizariya, ari kumwe na bamwe mu bakuru b'imiryango y'Abayahudi n'uwo kubaburanira witwaga Teritulo. Basanga Umutegetsi Feliki bamuregera Pawulo. Pawulo baramuhamagara, maze Teritulo atangira kumurega ati: “Nyakubahwa Feliki, aya mahoro menshi dufite ni mwebwe tuyakesha, kandi uguteganya kwanyu ni ko dukesha kuvugurura imitegekere y'igihugu cyacu. Aho turi hose ntidusiba kubyakiriza yombi, tubibashimira cyane. Ariko kugira ngo ntabatwarira igihe, ndabasaba ngo mutwihanganire nk'uko mubisanganywe mwumve ibyo dufite kubabwira muri make. Uyu muntu twasanze ari macinya, acumba urugomo mu Bayahudi bo ku isi yose, kandi ni umuntu w'imena mu gice cyadutse cy'Abanyanazareti. Ndetse yagerageje guhumanya Ingoro y'Imana, ni cyo cyatumye tumufata. [Twashatse kumucira urubanza ruhuje n'amategeko yacu, nyamara Komanda Lusiya araza amutwaka byo kuturusha amaboko, maze ategeka abamuregaga kubasanga.] Mumwibarije mushobora kumenya neza ko tutamubeshyera.” Abayahudi na bo baryungamo, bemeza yuko ibyo byose ari ukuri. Umutegetsi Feliki arembuza Pawulo amuha ijambo. Pawulo ni ko kugira ati: “Nzi yuko umaze imyaka myinshi ucira imanza abaturage b'iki gihugu, ni yo mpamvu nishimiye kwiregura imbere yawe. Nk'uko ushobora kubyigenzurira, iminsi ntirarenga cumi n'ibiri kuva aho ngiriye i Yeruzalemu njyanywe no gusenga Imana. Abayahudi ntibigeze basanga hari uwo tujya impaka mu rugo rw'Ingoro y'Imana, cyangwa ngo basange nteza imvururu mu bantu, haba mu nsengero cyangwa mu murwa aho ari ho hose. Nta n'ubwo yewe bashobora kukubonera ibimenyetso by'ibyo ubu bandega. Nyamara icyo niyemerera imbere yawe ni uko nkorera Imana ya ba sogokuruza, nkaba ngendera mu Nzira aba bita iy'ubuyobe. Nemera rwose ibyanditswe byose mu Mategeko no mu bitabo by'abahanuzi. Mpuje n'aba kwiringira Imana ko abantu bose bazazurwa, uhereye ku ntungane ukageza ku bahemu. Ni cyo gituma iteka nihatira kugira umutima utandega ikibi imbere y'Imana n'abantu. “Namaze imyaka myinshi mu mahanga, hanyuma ngaruka i Yeruzalemu nzaniye abantu bacu imfashanyo z'abakene n'amaturo yo gutura Imana. Nkiri muri ibyo bansanga mu rugo rw'Ingoro y'Imana maze kwihumanura, nta bantu benshi turi kumwe nta n'urusaku. Ariko hari Abayahudi bamwe bo mu ntara ya Aziya bari bahari, ni bo bari bakwiriye kuza kukundegaho iyo bambonaho ikibi. Cyangwa aba bantu nibavuge icyaha bansanganye igihe nari mpagaze mu rukiko rw'ikirenga, uretse iri jambo navugiye muri bo ndanguruye nti: ‘Ubu munshyize mu rubanza kuko nemera ko abapfuye bazazuka!’ ” Nuko Feliki wari uzi neza iby'Inzira ya Yezu, asibiza urubanza avuga ati: “Komanda Lusiya naza ni bwo nzarangiza ibyanyu”. Ategeka umukapiteni kuba afunze Pawulo, ariko ngo areke yishyire yizane kandi ye kubuza incuti ze kumuha icyo akeneye. Hashize iminsi Feliki azana n'umugore we Durusila w'Umuyahudikazi. Atumira Pawulo maze amutega amatwi ngo amubwire kwemera Kristo Yezu icyo ari cyo. Igihe Pawulo asobanuye ibyerekeye imibereho itunganye no kumenya kwifata, n'umunsi Imana izaciraho imanza, Feliki agira ubwoba maze aravuga ati: “Ba ugejeje aho wigendere, ninongera kubona igihe nzagutumira.” Icyakora kandi yiringiraga ko Pawulo azamuha ruswa, ni yo mpamvu yahoraga amutumira kenshi ngo baganire. Imyaka ibiri ishize, Umutegetsi Feliki asimburwa na Porikiyo Fesito. Nuko Feliki ashatse kunezeza Abayahudi asiga Pawulo ku ngoyi. Fesito amaze iminsi itatu ageze mu butware bwe, ava i Kayizariya ajya i Yeruzalemu. Abatambyi bakuru n'abandi bakuru b'Abayahudi bamuregera Pawulo, binginga Fesito kubagirira neza ngo amutumire aze i Yeruzalemu, kuko bari biteguye kumwubikira ngo bamutsinde mu nzira. Nuko Fesito arabasubiza ati: “Pawulo azagumya gufungirwa i Kayizariya, nanjye nzajyayo vuba.” Yongera kubabwira ati: “Muzareke tujyaneyo n'abakuru muri mwe, maze barege uwo muntu niba hari ikibi yakoze.” Fesito amara iminsi itarenze umunani cyangwa icumi i Yeruzalemu, maze asubira i Kayizariya. Bukeye ajya mu rukiko ategeka ko bazana Pawulo. Ahageze Abayahudi bavuye i Yeruzalemu baramukikiza, maze batangira kumurega ibirego byinshi kandi bikomeye batabasha kubonera ibimenyetso. Nuko Pawulo ariregura ati: “Nta cyaha nakoze haba ku Mategeko y'Abayahudi, cyangwa ku Ngoro y'Imana cyangwa se ku mwami w'i Roma.” Ariko Fesito ashatse kwikundisha Abayahudi abaza Pawulo ati: “Mbese urashaka kujya i Yeruzalemu ngo mbe ari ho nkemurira urubanza rw'ibi bakurega?” Pawulo aramusubiza ati: “Hano ndi ni mu rukiko rw'umwami w'i Roma, ni ho nkwiriye gucirirwa urubanza. Nta cyo nafudikiye Abayahudi nawe urabizi neza. Niba narishe amategeko, cyangwa se niba narakoze icyaha cyanyicisha sinanga gupfa. Ariko rero niba nta na kimwe nakoze mu byo aba bandega, nta muntu ushobora kubangabiza. Njuririye umwami w'i Roma!” Nuko Fesito amaze kuvugana n'abajyanama be, aramusubiza ati: “Ubwo ujuririye umwami w'i Roma uzamusanga!” Hashize iminsi Umwami Agiripa na Berenike bajya i Kayizariya kuramutsa Fesito. Bahamaze iminsi Fesito atekerereza umwami ibya Pawulo agira ati: “Hari umugabo Feliki yasize afunze. Nageze i Yeruzalemu abatambyi bakuru n'abakuru b'imiryango y'Abayahudi baramundegera, bansaba kumucira iteka. Ariko mbasubiza ko atari umuco w'Abanyaroma gucira umuntu iteka, atabanje guhangana n'abamurega ngo yiregure. Igihe nazaga twarazanye na bo maze sinakerereza urubanza, bwarakeye mpita njya mu rukiko mpamagaza uwo muntu. Abamuregaga bahagurutse ntibagira ikirego na kimwe bamurega mu bibi nakekaga. Ahubwo bari bafite ibyo bapfa na we byerekeye idini yabo n'umuntu witwa Yezu wapfuye, Pawulo we akemeza ko ariho. Bitewe n'uko ntabashije kumenya uko nasuzuma izo mpaka zabo, ni ko kubaza Pawulo ko yakunda kujya i Yeruzalemu ngo aburanireyo ibyo bamurega. Nuko Pawulo ahita ajurira ashaka ko ibye bizarangizwa na nyir'icyubahiro umwami w'i Roma, ni bwo ntegetse ko afungwa kugeza ubwo nzamwohereza ku mwami.” Agiripa ni ko kubwira Fesito ati: “Nanjye nakunda kwiyumvira uwo muntu.” Na we ati: “Ejo uzamwumva.” Nuko bukeye Agiripa na Berenike binjirana ishema ryinshi mu rukiko, bashagawe n'abasirikari bakuru n'abagabo b'ibikomerezwa bo muri uwo mujyi. Fesito ategeka ko bazana Pawulo. Nuko Fesito aravuga ati: “Mwami Agiripa, namwe mwese abari hano, uyu muntu mureba aha ni we Abayahudi bose b'ino n'ab'i Yeruzalemu bandegeye, basakabaka bavuga ko adakwiriye kubaho! Ariko nasanze ari nta kintu yakoze gikwiriye kumwicisha, kandi kubera ko na we yajuririye Nyiricyubahiro, niyemeza kumwohereza i Roma. Icyakora nta kirego na kimwe cy'ukuri mbonye nakwandikira umwami w'i Roma. Ngicyo igitumye muzana imbere yanyu, cyane cyane imbere yawe Mwami Agiripa, kugira ngo nimumara kumubaza mbone icyo nandika, kuko nasanze nta cyo bivuze kohereza umuntu w'imfungwa ntagaragaje neza icyo aregwa.” Nuko Agiripa abwira Pawulo ati: “Ngaho iregure.” Pawulo arambura ukuboko atangira kwiregura ati: “Mwami Agiripa, nshimishijwe no kuba ndi imbere yawe uyu munsi, kugira ngo niregure ku byo Abayahudi bandeze byose, cyane cyane kuko usanzwe uzi neza imico y'Abayahudi n'ibyo bajyaho impaka. Ni cyo gitumye ngusaba ngo wihanganire kunyumva. “Abayahudi bose bazi imibereho yanjye uhereye mu buto bwanjye, kuva mbere mba mu gihugu cyacu ndetse n'igihe nari i Yeruzalemu. Banzi kuva kera, babishatse bashobora guhamya ko nahoze ndi Umufarizayi, ni ukuvuga uwo mu ishyaka ry'abakurikiza idini yacu ku buryo bukataje. None ubu ndaregwa ko nizera ibyo Imana yasezeraniye ba sogokuruza. Iryo sezerano ni ryo imiryango yacu cumi n'ibiri ikomoka kuri Isiraheli yizera kuzahabwa, ari na cyo gituma ishishikarira gusenga Imana ijoro n'amanywa. None Nyagasani, kwizera iryo sezerano ni ibyo Abayahudi bandega! Kuki mwihandagaza muvuga muti: ‘Ntibishoboka ko Imana yazura abapfuye?’ “Nanjye ubwanjye natekerezaga ko ngomba kurwanya ibya Yezu w'i Nazareti uko nshoboye kose. Ni na byo nakoze i Yeruzalemu: benshi mu ntore z'Imana nabashyize muri gereza mpawe uburenganzira n'abakuru bo mu batambyi, kandi n'igihe babaga baciriwe urwo gupfa narabishyigikiraga. Kenshi mu nsengero zose nabahanishaga bikomeye, nkabahatira no gutuka Kristo. Nakabyaga kubarakarira ku buryo mbatoteza kugeza no mu mijyi yo mu mahanga. “Ni cyo cyatumye njya i Damasi abatambyi bakuru bampaye uburenganzira n'amabwiriza. Nuko rero Mwami Agiripa, ndi mu nzira ngenda ku manywa y'ihangu, ngiye kubona mbona umucyo uturutse mu ijuru ukaze kuruta uw'izuba, urangota kimwe n'abo twagendanaga. Twese twikubita hasi maze numva ijwi ry'umbwira mu Giheburayi ati: ‘Sawuli, Sawuli! Urantotereza iki? Uribabariza ubusa – “Nta nduru irwana n'ingoma!” ’ Nuko ndabaza nti: ‘Uri nde Nyagasani?’ Na we aransubiza ati: ‘Ndi Yezu uwo utoteza. Ariko byuka uhagarare. Igituma nkubonekeye ni ukugira ngo nkugire umugaragu wanjye n'umugabo wo guhamya ibyo ubonye kuri jye, kimwe n'ibyo nzakwereka. Nzagutabara ngukize Abayahudi n'abanyamahanga ngutumyeho. Ngutumye kubahumura amaso kugira ngo ubahindure, bave mu mwijima bagere mu mucyo, bave no mu bushobozi bwa Satani bagarukire Imana, kugira ngo nibanyemera bababarirwe ibyaha, kandi bahabwe ku munani wagenewe abantu Imana yagize intore zayo.’ “Kubera iyo mpamvu Mwami Agiripa, nta cyari kumbuza kumvira ibyo neretswe biturutse mu ijuru. Nuko mbanziriza i Damasi, maze ngera i Yeruzalemu no mu ntara yose ya Yudeya ndetse no mu yandi mahanga, nemeza abaho bose kwihana ngo bahindukirire Imana, maze bakore ibikwiranye no kwihana. Ni cyo cyatumye Abayahudi bamfata igihe nari mu rugo rw'Ingoro y'Imana, bakagerageza kunyica. No kugeza uyu munsi Imana iracyantabara, nkaba mpagaritswe aha no kubyemeza aboroheje n'abakomeye. Nta bindi mvuga bitari ibyo abahanuzi na Musa bavuze ko bizaba: ko Kristo yagombaga kubabazwa agapfa maze akaba ubimburiye abandi kuzuka, akava mu bapfuye ngo atangaze ko ari we rumuri rumurikira Abayahudi ndetse n'amahanga yose.” Pawulo amaze kwiregura atyo Fesito ariyamirira ati: “Pawulo, wasaze! Wize byinshi none biragushajije!” Pawulo aramusubiza ati: “Nyakubahwa Fesito, sindi umusazi ahubwo ibyo mvuga ni iby'ukuri, kandi ni iby'umuntu ushyira mu gaciro. Ibyo byose Umwami Agiripa arabizi, ni na cyo kintera kumubwira ntishisha. Ndemeza ko nta na kimwe muri ibyo atazi kuko bitakozwe rwihishwa. Mwami Agiripa, mbese wemera ibyanditswe n'abahanuzi? Nzi ko ubyemera!” Nuko Agiripa abwira Pawulo ati: “Mbese uragira ngo muri aka kanya gato unyemeze kuba Umukristo?” Pawulo aramusubiza ati: “Kaba ari akanya gato cyangwa kanini, ndasaba Imana ngo uretse wowe gusa, ahubwo n'abanyumva none mwese mumere nkanjye, ukuyeho izi ngoyi ndiho gusa!” Umwami n'Umutegetsi Fesito na Berenike n'abandi bari bicaranye na bo barahaguruka. Bagitirimuka aho baravugana bati: “Uyu muntu nta cyaha yakoze cyo kumwicisha, habe n'icyo kumufungisha.” Nuko Agiripa abwira Fesito ati: “Uyu muntu yajyaga kurekurwa iyo atajuririra umwami w'i Roma.” Bamaze kwemeza ko dufata ubwato tukajya mu Butaliyani, bashinga Pawulo n'izindi mbohe umukapiteni witwa Yuli wo mu mutwe w'abasirikari bita uw'umwami w'i Roma. Twurira ubwato buvuye Aduramiti, bwari bugiye kujya mu byambu byo mu ntara ya Aziya, maze turagenda. Tujyana na Arisitariko ukomoka i Tesaloniki muri Masedoniya. Bukeye duhagarara i Sidoni, Yuli agirira Pawulo neza amuha uruhusa rwo gusura incuti ze, kugira ngo zimuhe icyo akeneye. Tuvuye aho tugenda dukikiye ikirwa cya Shipure, ku buryo kidukingira umuyaga waduturukaga imbere. Tuhavuye tunyura mu nyanja ihereranye n'intara za Silisiya na Pamfiliya, maze turambuka turasuka i Mira ho mu ntara yitwa Lisiya. Aho ngaho umukapiteni ahabona ubundi bwato buturutse Alegisanderiya bujya mu Butaliyani, maze arabutwuriza. Tumara iminsi itari mike tugenda buhoro, tugera ahateganye n'umujyi w'i Kinida bitugoye. Umuyaga utubujije gukomeza, ni bwo dukikiye ikirwa cya Kireti, ahateganye na Salumoni kugira ngo kidukingire umuyaga. Tumaze kuhakikira bituruhije, tugera ku cyambu cyitwa Myaromyiza hafi y'umujyi wa Lasaya. Turahatinda ndetse turenza umunsi w'Abayahudi wo kwigomwa kurya, ku buryo gukomeza urugendo mu bwato kwari ukwigerezaho. Pawulo ni ko kubaburira ati: “Mwa bagabo mwe, ndabona uru rugendo rurimo ingorane: ubwato kimwe n'imitwaro buhetse bizangirika, si byo gusa natwe bishobora kuduhitana.” Ariko umukapiteni aho kwita ku cyo Pawulo avuga, akurikiza inama y'umutware w'abasare na nyir'ubwato. Icyo cyambu nticyari kiboneye ku buryo bari kuhamara amezi y'imbeho n'umuyaga, ni cyo cyatumye abenshi bahuza inama yo kuvayo, biringira kugera ahitwa Fenike, kugira ngo baharangirize ayo mezi y'imbeho. Fenike ni icyambu cyo muri Kireti cyerekeje aho imiyaga ituruka, uwo mu majyepfo y'iburengerazuba n'uwo mu majyaruguru y'iburengerazuba. Bumvise umuyaga woroshye uva mu majyepfo utangiye guhuha, bibwira ko bashyikiriye icyo bashakaga, ni ko kuzitura ubwato bagenda bakikiye ikirwa cya Kireti ahegereye inkombe. Ariko bidatinze ishuheri y'umuyaga witwa “Majyaruguru y'iburasirazuba”, itangira guhuha ituruka ku kirwa. Ikubita ubwato bananirwa kuyirwanya, ni ko kubureka bujya iyo umuyaga ushaka. Igihe twanyuraga mu majyepfo y'akarwa kitwa Kawuda, twabonye aho twikinga umuyaga akanya gato. Aho ni ho twashoboye kwiyegereza akato kaziritse ku bwato bwacu ariko bituruhije. Abasare barakūriza bagashyira mu bwato, maze bazengurutsa ubwato imigozi ikomeye, barabuhambira kugira ngo butajegajega. Nuko barekurira mu mazi ingiga nsikabwato kugira ngo bugende buhoro, ibyo babitewe no gutinya kurigita mu musenyi usaya, ahagana ku nkombe za Libiya. Nuko ubwato butwarwa n'umuyaga. Dukomeza guteraganwa bikomeye n'inkubi y'umuyaga, ku buryo bukeye bwaho batangiye kuroha mu nyanja imitwaro ubwato bwari bwikoreye, kugira ngo bwe kuremererwa. Ku munsi wa gatatu, abasare ubwabo bafata ibikoresho by'ubwato na byo barabiroha. Twamaze iminsi myinshi tutareba izuba n'inyenyeri, umuyaga n'umuhengeri bikomeza guhōrera kugeza ubwo tutari twiringiye ko hari ubasha kurokoka. Bari bamaze iminsi batarya. Pawulo ni ko guhagarara hagati yabo arababwira ati: “Mwa bagabo mwe, byajyaga kuba byiza iyo muza kunyumva ntimuve muri Kireti, ntimwari kugera muri aya makuba no guhomba ibintu bingana bitya. Ariko ubu bwo ndabagira inama yatuma musubiza umutima mu nda, kuko ari nta n'umwe muri mwe uzagira icyo aba keretse ubwato. Iri joro nabonekewe n'umumarayika w'Imana niyeguriye kandi nkorera, arambwira ati: ‘Pawulo, witinya! Ni ngombwa ko ugera imbere y'umwami w'i Roma kandi dore Imana ikugiriye neza, igusezeranyije kugukiza wowe n'aba bose mufatanyije urugendo.’ Kubera iyo mpamvu rero mwa bagabo mwe, nimukomere! Nizeye Imana, bizaba nk'uko nabibwiwe. Icyakora hari ikirwa ubwato buzagomba kudusukaho.” Mu ijoro rya cumi na kane, igihe tugitwarwa n'imbaraga z'umuyaga mu Nyanja ya Mediterane rwagati, nko mu gicuku abasare bibwira ko bari hafi kugera imusozi. Bamanurira mu mazi umugozi uziritseho icyuma kugira ngo bapime uko hareshya, basanga ari metero mirongo itatu n'indwi z'ubujyakuzimu. Bicumye gato bongera gupima, babona ari metero makumyabiri n'umunani. Batinya ko ubwato bwasekura ku ntaza, ni ko kumanurira mu mazi ibitsikabwato bine by'ibyuma bifashwe n'imigozi, ngo ahari byafata hasi bikabuhagarika, maze basaba Imana ko bucya vuba. Abasare biyemeza gucika ni ko gusubiza mu mazi ka kato, bitwaje ko bagiye kurekurira mu mazi ibindi byo guhagarika ubwato. Pawulo ni ko kubwira umukapiteni n'abasirikari ati: “Aba nibataguma mu bwato, mwebwe ntimushobora kurokoka”. Abasirikari bahita batema imigozi iziritse ako kato, barakareka amazi aragatwara. Bujya gucya Pawulo abasaba bose kugira icyo bafungura agira ati: “Dore uyu ni umunsi wa cumi n'ine muhangayitse, nta cyo mukoza ku munwa. Ndabasabye rero nimufungure, kugira ngo mubone kubaho. Erega nta n'umwe muri mwe uzagira icyo aba, habe no gupfuka agasatsi na kamwe!” Amaze kuvuga atyo afata umugati, ashimira Imana imbere yabo bose, arawumanyura atangira gufungura. Bose bagarura agatima na bo barafungura. Abari mu bwato twese twari magana abiri na mirongo irindwi na batandatu. Umuntu wese amaze guhaga bajugunya ingano zasigaye mu nyanja, kugira ngo borohereze ubwato. Bumaze gucya abasare ntibamenya ahantu bitegeye aho ari ho, ariko babonye ikigobe gifite inkuka z'umusenyi, biyemeza ko bishobotse ari ho bomorera ubwato. Bazitura bya byuma bihagarika ubwato birokera mu mazi, bahambura n'imigozi yari iziritse ingashya zerekeza ubwato, bazamura umwenda w'imbere ubugendesha kugira ngo umuyaga ubusunike bagane ku nkombe. Ariko ubwato bugeze ku gashoro butikura mu musenyi, igihande cy'imbere kirigitamo ku buryo kitanyeganyega, naho icy'inyuma gitangira kumenagurwa n'umuhengeri. Abasirikari biyemeza kwica imbohe zose, kugira ngo hatagira uwoga agacika. Ariko umukapiteni ashaka gukiza Pawulo ni ko kubabuza kubikora, ibiri amambu ategeka ko abazi koga babanza kugera ku nkombe, abasigaye bakabona kuhagera bogeye ku mbaho cyangwa ku bimene by'ubwato. Uko ni ko bose babashije gufata imusozi amahoro. Tumaze guhonoka icyo cyago tumenya yuko ikirwa tugezeho cyitwa Malita. Abaturage baho batwakira neza bitangaje, baducanira umuriro kuko imvura yagwaga hariho n'imbeho. Pawulo amaze gusakuma inkwi ngo azishyire mu muriro, inzoka isosorokamo kubera ubushyuhe maze imusumira ikiganza. Abaturage babonye icyo gisimba kimunagana ku kiganza baravugana bati: “Ni ukuri uyu muntu agomba kuba ari umwicanyi. Nubwo yakize urw'inyanja, Idaca urwa kibera ntiyareka abaho!” Ariko Pawulo akungutira iyo nzoka mu muriro, we ntiyagira icyo aba na mba. Abantu bategereza ko abyimbirwa, cyangwa ko yitura hasi agapfa, bamara umwanya bamwitegereza. Babonye nta cyo abaye barahindura bati: “Si umuntu, ni imwe mu mana!” Hafi aho hakaba amasambu y'umutware w'icyo kirwa witwa Pubuliyo. Na we atwakira neza tumara iwe iminsi itatu. Se wa Pubuliyo yari mu kirago ari indembe, arwaye amacinya ahinda n'umuriro. Pawulo ajya kumureba, amaze gusenga amurambikaho ibiganza aramukiza. Ibyo bimaze kuba, abandi barwayi b'icyo kirwa na bo baraza abakiza indwara. Abaho baherako baduha icyubahiro cyinshi, kandi ubwo twari twuriye ubwato ngo tugende, badupakirira ibyo twari dukeneye mu rugendo. Hashize amezi atatu twurira ubwato bwavaga Alegisanderiya bwitiriwe imana z'impanga, ubwo bwato bwamaze amezi y'imbeho n'umuyaga bwikinze kuri icyo kirwa. Tugera mu mujyi wa Sirakuza tuhamara iminsi itatu. Tuhavuye dukikira inkombe tugera ahitwa Regiyo. Hashize umunsi umwe umuyaga utangira guhuha uturutse mu majyepfo, maze ku munsi wa kabiri twururukira i Puteyoli. Tuhasanga abavandimwe badusaba kumarana na bo icyumweru. Nyuma turahava tugana i Roma. Abavandimwe b'i Roma bumvise ko tuje baza kudusanganirira ku Isoko rya Apiyo, n'ahitwa Macumbatatu. Pawulo ababonye ashima Imana kandi biramukomeza cyane. Tugeze i Roma bemerera Pawulo kwicumbikira ukwe, afite umusirikari wo kumurinda. Iminsi itatu ishize Pawulo atumiza abakuru b'Abayahudi b'aho hantu, bamaze guterana arababwira ati: “Bavandimwe, nubwo nta kibi nagiriye bene wacu b'Abayahudi, cyangwa ngo mbe ngira icyo nkora gicishije ukubiri n'imihango ya ba sogokuruza, nyamara nabohewe i Yeruzalemu nshyikirizwa Abanyaroma. Basuzumye ibyo ndegwa basanga nta cyo nakoze cyo kunyicisha, bashaka kundekura. Ariko Abayahudi babirwanyije biba ngombwa ko njuririra umwami w'i Roma, ariko atari uko hari icyo ndega bene wacu. Ngicyo icyatumye mbatumiza kugira ngo tuganire. Koko nashyizwe kuri iyi ngoyi mpōrwa Uwo Abisiraheli bizera kuzabona.” Baramusubiza bati: “Ntabwo twigeze tubona urwandiko ruturutse i Yudeya rukuvuga, ndetse nta n'umwe mu bavandimwe bacu bavuyeyo wigeze akubaraho ikibi. Icyakora turashaka kumenya icyo utekereza, kuko tuzi yuko icyo gice urimo hose bakigaya.” Basezerana na we umunsi bazongera guterana, uwo munsi ugeze haza benshi bamusanga aho acumbitse. Pawulo ahera mu gitondo ageza nimugoroba arabasobanurira. Abatangariza iby'ubwami bw'Imana agerageza no kubemeza ibyerekeye Yezu, Amategeko ya Musa n'ibyanditswe n'abahanuzi aba ari byo atanga ho umugabo. Bamwe bemezwa n'ibyo avuze, abandi ntibabyemera. Nuko ntibahuza maze igihe benda gutaha, Pawulo yongeraho iri jambo ati: “Mbega ukuntu rya jambo ari iry'ukuri, iryo Mwuka Muziranenge yabwiye ba sogokuruza abinyujije ku muhanuzi Ezayi, agira ati: ‘Genda ubwire abo bantu uti: Kumva muzumva ariko ntimuzasobanukirwa, kureba muzareba ariko ntimuzabona. Erega aba ni abantu binangiye, biziba amatwi bahunza n'amaso, kugira ngo be kubona be no kumva, kandi be gusobanukirwa, kugira ngo batavaho bangarukira nkabakiza.’ ” Pawulo yungamo ati: “Nuko none mumenye ko ab'andi mahanga bagejejweho aka gakiza kava ku Mana, bo bazakakira!” [ Amaze kuvuga atyo Abayahudi bataha bajya impaka zikomeye.] Pawulo amara imyaka ibiri yuzuye ari mu icumbi akodesha, kandi akajya yakira abamugendereraga bose. Yatangazaga ubwami bw'Imana kandi akigisha ibyerekeye Nyagasani Yezu Kristo, nta nkomyi nta n'umususu. Ni jye Pawulo ubandikiye, jyewe umugaragu wa Kristo Yezu. Imana yampamagariye kuba Intumwa yayo, intoranyiriza kwamamaza Ubutumwa bwayo bwiza. Ubwo Butumwa Imana yabusezeranye kuva mbere mu Byanditswe yatugeneye, itumye abahanuzi bayo. Ku bw'uwo Imana yangiriye ubuntu ngo mbe Intumwa yayo, nemeze abo mu mahanga yose ibya Kristo kugira ngo bamwemere, bityo bamwumvire. Namwe muri muri abo kuko Imana yabahamagaye ngo mube aba Yezu Kristo. Ni mwe mwese nandikiye abakundwa n'Imana b'i Roma, abo yahamagariye kuba intore zayo. Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n'amahoro ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo. Mbere na mbere ndashimira Imana yanjye ku bwa Yezu Kristo kubera mwe mwese, kuko kwemera Kristo kwanyu kwamamaye ku isi yose. Imana nkorera n'umutima wanjye wose, namamaza Ubutumwa bwerekeye Umwana wayo, ni yo ntanzeho umugabo ko mpora mbazirikana mu masengesho. Nyisaba ubudasiba ngo ubu ibe yampa uburyo bwo kuza iwanyu, bivuye ku bushake bwayo. Mbega ukuntu nifuza kubabona, kugira ngo ngire impano ya Mwuka w'Imana mbagezaho yo kubakomeza! Ndifuza kuba muri mwe ngo muterwe inkunga no kwemera Kristo kwanjye, nanjye nyiterwe n'ukwanyu. Bavandimwe, sinabahisha ko kenshi nafashe umugambi wo kuza iwanyu, ariko kugeza ubu nkagira impamvu zibimbuza. Nifuzaga ko umurimo wanjye wakwera imbuto iwanyu, bityo nkaba nungutse abemera Kristo muri mwe kimwe no mu yandi mahanga nagezemo. Koko nahawe inshingano yo kugeza Ubutumwa bwiza ku bantu bose, baba abasirimu cyangwa abanyamusozi, baba abanyabwenge cyangwa abaswa. Ni cyo gituma nshaka namwe kubagezaho Ubutumwa bwiza, mwebwe abari i Roma. Erega kwamamaza Ubutumwa bwiza ntibintera isoni, kuko ari bwo bubasha Imana ikoresha ngo ikize uwemera Kristo wese, uhereye ku Bayahudi ukageza no ku bandi. Ubwo Butumwa ni bwo buhishura uburyo Imana iha abantu kuyitunganira babikesha kwemera Kristo, bigatuma bagenda barushaho kumwizera. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo “Utunganiye Imana abitewe no kuyizera azabaho”. Uhereye mu ijuru, Imana yahishuye uburakari iterwa n'ubugome bwose bw'abantu bayisuzugura bakagira nabi, bagapfukirana ukuri bitewe n'ubwo bugome bwabo. Erega ibyo umuntu ashobora kumenya ku byerekeye Imana bimaze kubagaragarira, kuko Imana ubwayo yabibagaragarije! Kuva isi yaremwa, ibitaboneka by'Imana – ni ukuvuga ububasha buhoraho bwayo n'ubumana bwayo – abantu babibona mu byo yaremye ku buryo busobanutse. Nta cyo rero bafite bakwireguza. Nubwo bazi Imana, ntibayihaye ikuzo kandi ntibayishimiye nk'uko biyikwiye. Ahubwo ibitekerezo byabo byabaye imburamumaro, kandi ukujijwa kw'imitima yabo kwatumye bahera mu mwijima. Barirase ngo ni abanyabwenge, nyamara babaye ibicucu. Ikuzo ry'Imana idapfa bariguranye amashusho y'abantu bapfa, n'ay'inyoni n'ay'inyamaswa n'ay'ibikurura inda. Ni yo mpamvu Imana yabaretse ngo biyandarike babitewe no kurarikira, bityo bagafatanya gutesha imibiri yabo agaciro. Ukuri kw'Imana bakuguranye ibinyoma, maze baramya kandi bagakorera ibyaremwe babisimbuza Imana Rurema, ari iyo ikwiye gusingizwa iteka ryose. Amina. Ni cyo gituma Imana yabaretse bakagengwa n'irari ritesha agaciro, bigeza aho abagore babo bakoresha imibiri yabo ku buryo bunyuranye n'ubwo yaremewe. Abagabo na bo biba bityo bareka kubana n'abagore bashakanye uko Imana yabigennye, ahubwo barararikirana ubwabo bigeza aho bakora ibizira umugabo ku wundi, maze babona mu mibiri yabo ingaruka ikwiranye n'ubuyobe bwabo. Bibwiraga ko atari ngombwa kumenyana n'Imana, ni cyo cyatumye na yo ibareka ngo bagire ibitekerezo bigoramye, bakore n'ibidakwiye. Buzuye ubugome bw'uburyo bwose, hamwe n'ubugizi bwa nabi n'irari ry'ibintu n'urugomo. Bigwizamo ishyari n'ubwicanyi, amakimbirane n'ubutiriganya n'amatiku, gukwiza amagambo no gusebanya. Ni abanzi b'Imana n'abanyagasuzuguro n'abirasi, barirarira bagahimba ibibi ntibumvire ababyeyi, barangwaho ubujiji n'ubuhemu, ni indashoboka nta n'impuhwe bagira. Bazi iteka ry'Imana rivuga ko ibyaha nk'ibyo bikwiye guhanishwa urupfu, nyamara ntibabikora gusa ahubwo banashima ababikora. Wowe uwo uri we wese wigira umucamanza w'abandi, nta cyo ufite wakwireguza. Erega igihe unegura abandi nawe uba wineguye, kubera ko ibyo bakora ari ibyo nawe ukora! Koko kandi tuzi ko Imana icira urubanza abagenza batyo ishingiye ku kuri. Ese wowe wigira umucamanza w'abakora bene ibyo kandi ukora nka bo, ukeka ko uzarokoka urubanza rw'Imana? Cyangwa wirengagiza ineza yayo isesuye n'ubugwaneza n'ukwihangana kwayo? Mbese ntuzi ko ikugirira neza ityo kugira ngo wihane? Ibiri amambu winangiye umutima, ntiwemera guhanwa. Ni cyo gituma urushaho kwikururira uburakari bw'Imana, kuri wa munsi izahishura imanza zayo zitabera. Ubwo ni bwo izagirira umuntu wese ibikwiranye n'ibyo yakoze. Abazaba baravunwe no gukora neza bagaharanira ikuzo n'icyubahiro no kudapfa, izabaha ubugingo buhoraho. Naho abatera amahane bagahakana ukuri bakiyegurira ubugome, izabagirira umujinya n'uburakari. Umugizi wa nabi uwo ari we wese azagubwaho n'amakuba n'ishavu, bibanzirize ku Bayahudi bigere no ku batari Abayahudi. Naho abagiraneza bose bazahabwa ikuzo n'icyubahiro n'amahoro, bibanzirize ku Bayahudi bigere no ku batari Abayahudi, kuko Imana ifata abantu bose kimwe. Abacumura bose batazi Amategeko bazapfa batazize ayo mategeko, naho abacumura bose bazi ayo mategeko bazacirwa urubanza rushingiye kuri yo. Koko rero abumva Amategeko si bo ntungane ku Mana, keretse abayakurikiza gusa. Abanyamahanga ntibazi Amategeko, nyamara iyo bayumviye bayabwirijwe n'imitima yabo, baba bibereye itegeko ubwabo kandi nta mategeko basanganywe. Bityo ibikorwa byabo byerekana ko amategeko y'Imana yanditswe mu mitima yabo, n'imitima yabo na yo irabihamya, kimwe n'ibitekerezo byabo bibabwira biti: “Wakoze nabi”, cyangwa biti: “Wakoze neza”. Ni ko bizamera ku munsi Imana izaca urubanza rw'ibihishwe mu mitima y'abantu ikoresheje Kristo Yezu – ni na ko Ubutumwa bwiza nahawe bubyemeza. Noneho wowe witwa Umuyahudi, wishingikiriza ku Mategeko kandi ukarata Imana yawe, uzi icyo Imana ishaka kandi wigishijwe n'Amategeko yayo guhitamo ibyiza. Wowe wemeza ko uri umurandasi w'impumyi n'urumuri ruboneshereza abari mu mwijima, ukaba n'umwigisha w'injiji n'umwarimu w'abana, uzi ko muri ayo Mategeko ufite ubumenyi n'ukuri nya byo. None se ubwo bimeze bityo, kuki wigisha abandi ntiwiyigishe? Ubuzanya kwiba kandi ukiba! Ubwiriza kudasambana kandi ugasambana! Uvuga ko wanga ibigirwamana urunuka kandi ugasahura ingoro zabyo! Urata Amategeko kandi ugasuzuguza Imana uyacaho! Nk'uko Ibyanditswe bivuga, “Ni mwebwe mutuma abatari Abayahudi batuka Imana.” Niba ukurikiza Amategeko gukebwa biba bigufitiye akamaro, ariko niba uyarengaho ni nk'aho waba utigeze ukebwa. Naho rero umuntu utigeze akebwa agakurikiza ibiri mu Mategeko byose, mbese Imana ntizamufata nk'aho yaba yarakebwe? Ndetse utigeze akebwa umubiri ariko agakurikiza amategeko y'Imana, uwo azagucira urubanza wowe uca kuri ayo mategeko, nubwo ufite inyandiko yayo kandi warakebwe. Koko rero ikibonekera amaso gusa si cyo kiranga Umuyahudi nyakuri, kandi gukebwa umubiri gusa si ko gukebwa nyakuri. Ahubwo Umuyahudi nyakuri arangwa n'ibiri mu mutima we, akaba yarakebwe ku mutima bigizwe na Mwuka w'Imana, bitavuye ku Mategeko yanditswe. Uwo nguwo aba adashaka gushimwa n'abantu, ahubwo ngo ashimwe n'Imana. None se kuba Umuyahudi birushije iki kutaba we? Mbese gukebwa byo bifite kamaro ki? Ku buryo bwose ni kanini! Icya mbere Abayahudi ni bo bashinzwe amabwiriza y'Imana. None se naho bamwe muri bo baba barabaye abahemu, ubuhemu bwabo bwatuma Imana ireka kuba indahemuka? Ibyo ntibikanavugwe! Ni ngombwa kumenya ko Imana ari inyakuri, naho umuntu wese yaba umubeshyi. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Ibyo uvuga bifite ishingiro, washyirwa mu rubanza watsinda.” None rero niba ubugome bwacu bushyira ku mugaragaro ubutungane bw'Imana, ibyo se ni ukuvuga iki? Bibaye bityo igihe Imana irakaye ikaduhana, mbese iba iturenganyije? (Ibyo mbivuze nk'uko abantu babivuga.) Ntibikanavugwe! None se Imana iramutse irenganya, yazashobora ite gucira abantu bose urubanza? Icyakora niba ikinyoma cyanjye gituma ukuri kw'Imana kurushaho kugaragara bikayihesha ikuzo, kuki jyewe nkigomba guhōrwa icyaha cyanjye? Niba ari uko bimeze, ni kuki tutakora ikibi kugira ngo kivemo icyiza, nk'uko bamwe batubeshyera ngo ni ko tuvuga? Abo ngabo bazacirwa urubanza rubakwiriye. Bite rero? Twebwe Abayahudi se hari icyo turusha abandi? Nta na gito. Nk'uko tumaze kubigaragaza, Abayahudi kimwe n'abatari Abayahudi, ibyaha ni byo bibagenga bose. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Nta muntu n'umwe w'intungane ubaho, nta n'umwe usobanukiwe, nta n'umwe wambaza Imana. Bose bayiteshutseho, bose uko bangana ni imburamumaro, ntawe ukora ibikwiye, habe n'umwe!” “Bafite akarimi gashyanuka, ariko bikingirije ubwicanyi.” “Ibyo bavuga bimera nk'ubumara bw'incira.” “Amagambo yabo yuzuyemo imivumo no gukariha.” “Bihutira kumena amaraso, aho banyuze hasigara ari amatongo n'umubabaro, ntibamenya imigenzereze y'amahoro.” “Ntibigera batinya Imana.” Tuzi ko ibyo Amategeko y'Imana avuga byose abibwira abagengwa na yo, kugira ngo hatagira ubona icyo yireguza, kandi ngo abari ku isi bose bashyirwe mu rubanza imbere y'Imana. Ngiyo impamvu nta muntu n'umwe uba intungane imbere y'Imana, yitwaje ko akurikiza amategeko yayo. Icyo Amategeko abereyeho ni ukumenyesha umuntu ko yacumuye. Ubu ariko Imana yagaragaje uburyo igira abantu intungane imbere yayo, Amategeko atabigizemo uruhare. Ubwo buryo bwemejwe n'Amategeko n'ibyanditswe n'abahanuzi. Ibagira intungane babikesha kwemera Yezu Kristo. Ibigirira abamwizera bose nta kurobanura. Koko bose bakoze ibyaha, ntibagera ku kigero cy'ikuzo ry'Imana. Ariko none Imana yabahereye ubuntu kuba intungane imbere yayo, babikesha gucungurwa na Kristo Yezu. None se haracyari impamvu yatuma abantu birata? Nta n'imwe. Kubera iki? Barata se ko bakora ibyategetswe n'Amategeko? Oya, ahubwo barata ko bizera Yezu. Koko rero dusanga umuntu agirwa intungane imbere y'Imana kuko yizera Kristo, bidaturutse ku gukora ibitegekwa n'Amategeko. Cyangwa se Imana yaba ari iy'Abayahudi bonyine? Ese ntabwo ari n'iy'abatari Abayahudi? Koko ni iyabo na bo, kuko Imana ari imwe rukumbi. Abayahudi bakebwe izabagira intungane imbere yayo kuko bemeye Kristo, n'abatigeze bakebwa na bo ni uko ibonye ko bamwemeye. Ibyo se bivuga ko ukwemera Kristo gutuma dutesha Amategeko agaciro? Ibyo ntibikanavugwe! Ahubwo kudutera kuyashyigikira rwose. Twavuga iki se kuri Aburahamu umukurambere wacu? Mbese byamugendekeye bite? Niba yaragizwe intungane n'ibikorwa bye afite icyo yirata, ariko nta cyo yakwirata imbere y'Imana. Mbese Ibyanditswe bivuga iki? Biravuga ngo: “Aburahamu yizeye Imana bituma abarwa nk'intungane.” Uwakoze umurimo igihembo ahabwa ntaba agiherewe ubuntu, ahubwo baba bamwishyuye ibyo yakoze. Naho udashingira ku byo akora, ahubwo akizera Imana igira abanyabyaha intungane, uwo nguwo ukwizera kwe kuzatuma abarwa nk'intungane. Ni uko Dawidi avuga ibyerekeye amahirwe y'umuntu Imana ibara nk'intungane, bidashingiye ku byo akora. Yaravuze ati: “Hahirwa abantu Imana yababariye ibicumuro, ikabahanaguraho ibyaha byabo. Hahirwa umuntu Nyagasani atabaraho icyaha.” Mbese ayo mahirwe Dawidi avuga agenewe abantu bakebwe gusa, cyangwa agenewe n'abatakebwe? Nk'uko tumaze kuvuga, ukwizera kwa Aburahamu kwatumye Imana imubara nk'intungane. Ariko se byabaye ryari? Ese ni mbere cyangwa nyuma y'ugukebwa kwe? Si nyuma ahubwo ni mbere. Nyuma yaho Imana yahaye Aburahamu ikimenyetso cyo gukebwa. Kwari ukugaragaza ko yari yaramufashe nk'intungane imbere yayo, kubera ko yari yarayizeye atarakebwa. Bityo Aburahamu yabaye umubyeyi w'abizera Imana bose batakebwe, na yo ikababara nk'intungane. Ubusanzwe kandi ni umubyeyi w'abakebwe bidatewe n'uko bakebwe, ahubwo ari uko bakurikiza urugero rwo kwizera Imana sogokuruza Aburahamu yari afite atarakebwa. Imana yasezeranyije Aburahamu ko we cyangwa urubyaro rwe bazahabwa isi ho umunani. Ntiyahawe iryo sezerano kubera ko yumviye Amategeko y'Imana, ahubwo ni ubutungane bwe buvuye ku kuyizera. Niba abakurikiza amategeko ari bo bonyine bahabwa umunani, ukwizera Imana nta cyo kwaba kukimaze kandi n'Isezerano ryayo ryaba ritaye agaciro. Koko Amategeko y'Imana akururira umuntu uburakari bwayo, ariko aho batazi amategeko nta waregwa ko atayumviye. None rero abizera Imana ni bo bahabwa umunani yabasezeranyije, kugira ngo babe bawuhawe ku buntu kandi ngo urubyaro rwose rwa Aburahamu rwemererwe kuwuhabwa. Urwo rubyaro ntirugizwe gusa n'abakurikiza Amategeko, rugizwe kandi n'abizera Imana kimwe n'uko Aburahamu yayizeraga. Ni we mukurambere wacu twese. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Nzaguha gukomokwaho n'amahanga menshi.” Ni umukurambere wacu imbere y'Imana yizeye ari yo Mana izura abapfuye, n'ibitariho ikabibeshaho. Aburahamu yizeye Imana bituma yiringira, kandi nta cyariho cyatera umuntu kwiringira. Bityo aba umukurambere w'amahanga menshi. Ni na ko Imana yari yaramubwiye iti “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.” Yari amaze imyaka nk'ijana umubiri we umeze nk'uwapfuye na Sara akaba yari yaracuze, nyamara ntiyacogoye mu kwizera Imana. Ntabwo yigeze ashidikanya ibyo Imana yamusezeranyije, ahubwo yakomejwe no kuyizera kandi arayisingiza. Yemejwe rwose ko Imana ifite ububasha bwo gukora icyo yasezeranye. Ngiyo impamvu Imana yamubaze nk'intungane kubera ko yayizeye. Kandi si we wenyine Ibyanditswe bivugaho iri jambo ngo: “Imana yamubaze nk'intungane”, ahubwo natwe biratureba kuko Imana izatubara nk'intungane, kubera ko twizeye iyazuye Yezu Umwami wacu mu bapfuye. Yashyikirijwe abamwica azira ibyaha byacu, maze arazuka ngo tugirwe intungane imbere y'Imana. Nuko rero ubwo ukwemera Kristo kwatugize intungane imbere y'Imana, tubana amahoro na yo tubikesha Yezu Kristo Umwami wacu. Ni we watugejeje kuri ubu buntu bw'Imana dushingiyeho kubera kumwizera. Noneho dufite ishema kuko twiringira kuzahabwa ku ikuzo ry'Imana. Si ibyo gusa ahubwo dufite n'ishema ry'amakuba yacu kuko tuzi ko amakuba atera kwihangana, kwihangana na ko kukadutera gutsinda ibitugerageza, kubitsinda na ko kukadutera kwiringira Imana. Uyiringira kandi ntabwo azakorwa n'isoni, kuko urukundo rw'Imana rwasakajwe mu mitima yacu bitewe na Mwuka Muziranenge twahawe. Koko rero ku gihe Imana yateganyije twe tukiri abanyantege nke, Kristo yapfiriye abatubaha Imana. Birakomeye kubona umuntu wemera gupfira intungane, icyakora ahari hari uwakwiyemeza gupfira umunyangeso nziza. Ariko Imana yatweretse ukuntu idukunda, igihe Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. Noneho ubwo twagizwe intungane imbere y'Imana n'amaraso ye, tuzarushaho gukizwa uburakari bwayo tubikesha Kristo. Igihe twari tukiri abanzi b'Imana ni bwo yiyunze na twe ikoresheje urupfu rw'Umwana wayo, none rero ubwo twunzwe na yo n'urupfu rwe, tuzarushaho gukizwa no kubaho kwe. Ikindi kandi, dusigaye duterwa ishema n'Imana kubera Umwami wacu Yezu Kristo waduhaye kwiyunga na yo. Ibyaha byazanywe ku isi n'umuntu umwe ari we Adamu, kandi ni byo byazanye urupfu. Bityo urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha. No mu gihe Imana yari itaratanga Amategeko ibyaha byahoze ku isi, icyakora ntawashoboraga kubihanirwa igihe nta mategeko ahari. Nyamara kuva mu gihe cya Adamu kugeza mu cya Musa, urupfu rwari rufite ubushobozi ku bantu, ndetse no ku batari barakoze icyaha gihwanye n'igicumuro cya Adamu. Adamu ni ishusho y'uwagombaga kuza. Icyakora igicumuro cya Adamu nta wakigereranya n'impano Imana itanga. Ni ukuri igicumuro cy'umuntu umwe cyateje rubanda rwose urupfu. Nyamara ubuntu bw'Imana mbega ukuntu buhebuje, kimwe n'impano igabira abantu bayikesha umuntu umwe Yezu Kristo, ikarushaho gusakara muri rubanda! Impano y'Imana kandi nta wayigereranya n'icyaha cya wa muntu umwe Adamu. Urubanza rwaje nyuma y'icyaha cy'umwe ruzanira abantu gucirwa iteka, naho impano y'Imana yatanzwe nyuma y'ibicumuro byinshi izanira abantu gutunganira Imana. Koko rero igicumuro cy'umuntu umwe cyatumye urupfu ruganza mu bantu, bitewe na wa muntu. Ni na ko rero abagiriwe ubuntu busesuye, bakagabirwa impano yo gutunganira Imana, bazarushaho kuganza mu bugingo buhoraho babikesha umuntu umwe ari we Yezu Kristo. Nuko rero nk'uko igicumuro cy'umuntu umwe cyatumye bose baba abo gucirwa iteka, ni na ko umurimo utunganye wakozwe n'umuntu umwe uhesha bose ubutungane bubageza ku bugingo. Koko rero nk'uko kutumvira Imana k'umuntu umwe kwatumye rubanda baba abanyabyaha, ni na ko kumvira k'umuntu umwe kuzahesha rubanda gutunganira Imana. Amategeko yo yazanywe no kugira ngo ibicumuro bigwire, ariko aho ibyaha byagwiriye, ubuntu Imana igira bwarushijeho gusākara. Noneho nk'uko ibyaha byaganje mu bantu bibageza mu rupfu, ni na ko ubuntu bw'Imana buganza bushingiye ku butungane, kugira ngo bubageze ku bugingo buhoraho ku bwa Yezu Kristo Umwami wacu. Ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Mbese tugumye gukora ibyaha kugira ngo ubuntu Imana itugirira bugwire? Ibyo ntibikanavugwe! Ese ko twapfuye ku byerekeye ibyaha twashobora dute kugumya kubikora? Mbese muyobewe ko twese ababatirijwe kuba umwe na Kristo Yezu, twabatirijwe kuba umwe na we mu rupfu rwe? Ni ukuvuga ko igihe twabatizwaga twahambanywe na we, kwari ugupfa nk'uko na we yapfuye, kugira ngo nk'uko Kristo yazutse mu bapfuye ku bw'ikuzo ry'Imana Data, abe ari ko natwe tubaho dufite ubugingo bushya. Koko rero ubwo twabaye umwe na we, dupfuye nk'uko yapfuye, tuzaba umwe na we na none tuzutse nk'uko yazutse. Tumenye neza ibi ngibi: umuntu twari we kera yabambanywe na Kristo ku musaraba, kugira ngo kamere yacu ikunda ibyaha itsembwe tureke rwose kuba mu buja bw'ibyaha, kuko uwapfuye aba atakigengwa n'ibyaha. Ubwo twapfanye na Kristo, twizeye kandi ko tuzabanaho na we. Tuzi neza ko Kristo yazutse mu bapfuye. Nuko rero ntagipfa, urupfu nta bubasha rukimufiteho. Ubwo yapfaga yapfuye rimwe ku bw'ibyaha, naho uko abaho ubu ngubu ariho ku bw'Imana. Namwe ni uko, mujye mwemera ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku bw'Imana mubikesha kuba muri Kristo Yezu. Nuko rero ibyaha ntibikaganze mu mibiri yanyu izapfa, ngo bitume mukurikiza ibyo irarikira. Ingingo z'imibiri yanyu ntimukazigabize ibyaha ngo zibe ibikoresho by'ubugome. Ahubwo mwiyegurire Imana kubera ko mwavuye ikuzimu mukaba bazima, muyegurire n'ingingo zanyu ngo zibe ibikoresho byayo zikora ibiyitunganiye. Ibyaha ntibikabaganze kuko mutakigengwa n'Amategeko, ahubwo mugengwa n'ubuntu Imana ibagirira. Ibyo se ni ukuvuga iki? Mbese tujye dukora ibyaha kubera ko tutakigengwa n'Amategeko, tukaba tugengwa n'ubuntu Imana itugirira? Ibyo ntibikanavugwe! Mbese ntimuzi ko iyo mwiyeguriye umuntu kugira ngo ababere Shobuja kandi mumwumvire, icyo gihe muba mwishyize mu buja bw'uwo muntu mwemeye kumvira? Byaba ari ibyaha mwiyeguriye bizabageza ku rupfu, kwaba ari ukumvira Imana bizabageza ku butungane. Dushimire Imana. Mwahoze mu buja bw'ibyaha, ariko none mwakurikije urugero rw'inyigisho mwahawe mubikuye ku mutima. Imana yabakuye ku ngoyi y'ibyaha ibagira abagaragu b'ubutungane. Ibyo ndabibabwira ntanga ingero ku bisanzwe mu bantu, kubera intege nke zanyu. Nk'uko kera mwari mwaratanze ingingo z'imibiri yanyu kugira ngo zibe abaja b'ubwomanzi n'ibicumuro bibyara ibindi, na none abe ari ko muzitanga kugira ngo zibe abagaragu b'ubutungane bubageza ku buziranenge. Igihe mwari mu buja bw'ibyaha ntimwagengwaga n'ubutungane. Mbese ibyo mwakoraga kera byabamariye iki, ko ubu mugira n'isoni zo kubyibuka? Koko kandi ibyo bikorwa bigeza umuntu ku rupfu. Ariko none mwakuwe ku ngoyi y'ibyaha muba abagaragu b'Imana, bituma mugira ibikorwa bibaganisha ku buziranenge, amaherezo bikazabahesha ubugingo buhoraho. Ibihembo by'ibyaha ni urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho duherwa muri Kristo Yezu Umwami wacu. Bavandimwe, ubwo musanzwe muhugukiwe n'Amategeko ntimwabura kumva ibyo ngiye kubabwira. Mbese muyobewe ko Amategeko agenga umuntu igihe akiriho gusa? Itegeko rigenga abashakanye rishinga umugore kubana n'umugabo we igihe cyose akiriho, ariko iyo umugabo amaze gupfa, umugore ntaba akigengwa n'iryo tegeko. Ni cyo gituma umugore wishyingira undi mugabo uwe akiriho, yitwa umusambanyi. Ariko niba umugabo we amaze gupfa uwo mugore ntaba akigengwa n'iryo tegeko, ku buryo ashyingiwe undi mugabo ntiyaba umusambanyi. Bavandimwe, namwe ni uko. Kuba umwe na Kristo mu rupfu rwe byatumye mupfa mu ruhande rw'Amategeko, kugira ngo mube ab'undi ari we Kristo wazutse mu bapfuye. Kwari ukugira ngo tugwize ibikorwa bishimisha Imana. Koko rero tukigengwa na kamere yacu, irari ryo gukora ibyaha ryakangurwaga n'Amategeko, rigakora ibyaryo mu mitima yacu, rigatuma tugwiza ibikorwa bizana urupfu. Naho ubu ntitukigengwa n'Amategeko, kuko twapfuye mu ruhande rw'ibyari bitugize imfungwa. Noneho dusigaye dukorera Imana ku buryo bushya dushobozwa na Mwuka, ntitukiyikorera ku buryo bushaje tuyoborwa n'Amategeko yanditswe. Ibyo se tubivugeho iki? Ese Amategeko tuyite icyaha? Ibyo ntibikanavugwe! Ahubwo iyo Amategeko atakinyereka sinari kumenya icyaha icyo ari cyo. Sinari kumenya irari, iyo hataba itegeko rivuga ngo: “Ntukifuze ibyo abandi batunze.” Icyakora ibyaha byishingikirije ku Mategeko bintera irari ry'uburyo bwose. Koko hatabayeho amategeko ibyaha ntibyabaho. Kera ntaramenya icyitwa itegeko nari muzima. Ariko haje Amategeko ibyaha birampagurukana, bityo ndapfa. Amabwiriza y'Imana yari agenewe kuzana ubugingo, jyewe yanzaniye urupfu. Bityo ibyaha byishingikirije kuri ayo mabwiriza, biranshuka, bibona urwaho biranyica. Ni ukuvuga ko Amategeko y'Imana atagira inenge, n'amabwiriza yayo nta nenge, anyuze mu kuri kandi ni meza rwose. None se ibyiza nk'ibyo byanzaniye urupfu? Ibyo ntibikanavugwe! Ahubwo ibyaha ni byo byarunzaniye. Byitwaje ibyiza binteza urupfu kugira ngo byigaragaze ukuntu ari bibi. Uko ni ko amabwiriza y'Imana yatumye ibyaha bimbera ibyaha ku buryo bukabije. Tuzi ko Amategeko aturuka ku Mana, nyamara jyewe ndi umuntu ugengwa na kamere yanjye, naraguzwe mba inkoreragahato y'ibyaha. Sinsobanukirwa ibyo nkora kuko ibyo nshaka gukora ntabikora, ahubwo ibyo nanga nkaba ari byo nkora. Noneho ubwo nkora ibyo ntashaka, mba nemeye ko Amategeko ari meza. Bityo rero si jye ubikora, ahubwo ni ibyaha binyaritsemo. Nzi rero ko muri jye, ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo. Ubushake bwo gukora ibyiza ndabufite, ariko kubikora simbishobora. Ibyiza nshaka simbikora, naho ibibi ntashaka akaba ari byo nkora. Ubwo rero nkora ibyo ntashaka si jye ubikora, ahubwo ni ibyaha binyaritsemo. Dore uko nasanze bigenda: igihe nshaka gukora ibyiza, ibibi bintanga imbere. Mu mutima wanjye Amategeko y'Imana aranshimisha, ariko muri kamere yanjye nsangamo ibindi bintegeka birwana intambara n'amategeko yemewe n'umutima wanjye. Ibyaha ni byo bitegeka kamere yanjye bikangira imfungwa. Mbega ngo ndagatora! Ni nde wankiza uyu mubiri wigaruriwe n'urupfu? Imana ishimirwe ko izabikora, ibinyujije kuri Yezu Kristo Umwami wacu. Noneho dore uko bingendekera: mu mutima nkurikiza Amategeko y'Imana, ariko kandi ku bwa kamere ndi inkoreragahato y'ibyaha bintegeka. Ubu rero abari muri Kristo Yezu nta teka bacirwa, kuko gutegekwa na Mwuka w'ubugingo buri muri Kristo Yezu kwankuye mu buja bwo gutegekwa n'ibyaha n'urupfu. Ibyo Amategeko atashoboye bitewe n'intege nke za kamere y'umuntu, Imana yarabikoze. Yohereje Umwana wayo bwite afite kamere imeze nk'iy'abantu b'abanyabyaha, kugira ngo abe igitambo cy'ibyaha byabo. Ni ko gutsinda burundu ibyaha biri muri kamere y'umuntu, kugira ngo tugirwe intungane rwose nk'uko Amategeko ashaka, twebwe abatayoborwa na kamere yacu, ahubwo tuyoborwa na Mwuka w'Imana. Abayoborwa na kamere yabo baharanira ibyo kamere yabo ishaka, naho abayoborwa na Mwuka baharanira ibyo Mwuka ashaka. Guharanira ibyo kamere ishaka bibyara urupfu, naho guharanira ibyo Mwuka ashaka bibyara ubugingo n'amahoro. Ni yo mpamvu abaharanira ibyo kamere yabo ishaka ari abanzi b'Imana, ntibumvira Amategeko y'Imana, nta n'ubwo bashobora kuyumvira. Abagengwa na kamere yabo ntibabasha gushimisha Imana. Mwebwe rero ntabwo mugengwa na kamere yanyu, ahubwo mugengwa na Mwuka kubera ko Mwuka w'Imana abatuyemo. Udafite Mwuka wa Kristo ntabwo aba ari uwe. Ariko niba Kristo ari muri mwe, nubwo imibiri yanyu ari iyo gupfa kubera ibyaha, nyamara Mwuka abahesha ubugingo kuko yabagize intungane imbere y'Imana. Niba kandi Mwuka w'Imana yazuye Yezu mu bapfuye abatuyemo, iyo Mana yazuye Kristo Yezu izabeshaho n'imibiri yanyu ipfa, ikoresheje Mwuka wayo utuye muri mwe. Bityo rero bavandimwe, twahawe inshingano atari kamere yacu iyidushinze, ngo tubeho uko ishaka. Niba mubaho uko kamere yanyu ishaka muzapfa, naho niba muheshwa na Mwuka gutsinda imigirire muterwa na kamere yanyu muzabaho. Koko rero abayoborwa na Mwuka w'Imana ni bo bana b'Imana. Mwuka mwahawe si uwo kubashyira mu buja ngo musubire mu bwoba. Ahubwo Mwuka mwahawe ni uwo kubagira abana b'Imana, agatuma dutakambira Imana tuti: “Aba.” ni ukuvuga ngo: “Data.” Mwuka ubwe ni we utwemeza mu mitima ko turi abana b'Imana. Ubwo turi abana bayo rero, ni natwe yageneye umunani. Koko Imana izaduha umunani, ndetse tuzawuhānwa na Kristo. Ubwo dufatanyije na we imibabaro, tuzahabwa ikuzo hamwe na we. Ndatekereza ko imibabaro yacu yo muri iki gihe ntaho ihuriye n'ikuzo Imana izaduhishurira. Ibyaremwe byose bitegereje n'ubwuzu bwinshi igihe Imana izahishura abana bayo. Koko rero ibyaremwe byose byahawe kugengwa n'ibitagira umumaro, atari ku bushake bwabyo ahubwo ari uko Imana yiyemeje ko biba bityo. Nyamara biracyafite kwiringira ko bizavanwa mu buja bw'uko kononekara, kugira ngo byishyire byizane, kandi bihabwe ikuzo uko bigenewe abana b'Imana. Tuzi ko na n'ubu ibyaremwe byose biniha, bikanababazwa nk'umugore uri ku nda. Si byo byonyine, natwe dufite Mwuka ho umusogongero, turanihira mu mutima dutegereje kugirwa abana b'Imana, no gukizwa kw'imibiri yacu. Twarakijijwe ariko hari ibyo tucyiringiye. Iyo ubonye ikintu uba utacyiringira kuzakibona. Ni nde wavuga ko yiringiye kubona ikintu kandi amaze kugishyikira? Ariko ubwo twiringira ibyo tutarabona bidutera kubitegereza twihanganye. Bityo Mwuka adusanga dufite intege nke akatwunganira. Koko ntituzi gusenga nk'uko bikwiye, ariko Mwuka ubwe adusabira ku Mana na we aniha, kandi uko aniha nta wabona uko abivuga. Nyamara Imana ireba mu mitima izi imigambi ya Mwuka, kuko asabira intore zayo ibihuje n'ibyo ishaka. Tuzi kandi ko byose bifatanyiriza hamwe kuzanira ibyiza abakunda Imana, abo yahamagaye nk'uko yabyiyemeje. Abo yamenye kuva kera yabageneye kumera nk'Umwana wayo, kugira ngo abe ari we uba impfura mu bavandimwe benshi. Abo yageneye ibyo yarabahamagaye, abo yahamagaye yabagize intungane imbere yayo, abo yagize intungane yabahaye n'ikuzo. None se ibyo twabivugaho iki? Ubwo Imana itwemera ni nde uzaturwanya? Ubwo itimanye Umwana wayo bwite, ahubwo ikamushyikiriza abamwica ari twe twese azira, izabura ite kuduhāna byose na we? Ni nde uzarega abo Imana yitoranyirije? Nta we kuko yo ibita abere. Ni nde wabaciraho iteka? Nta we kuko Kristo Yezu ari we wapfuye ndetse akazuka, ubu akaba ari iburyo bw'Imana adusabira. Ni nde uzadutandukanya n'urukundo rwa Kristo? Ese amakuba yabishobora, cyangwa ishavu, cyangwa ugutotezwa, cyangwa inzara, cyangwa ubukene, cyangwa akaga, cyangwa urupfu? Ni ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Turicwa umunsi ukira bakuduhōra, batugira nk'intama zagenewe kubagwa.” Ariko muri ibyo byose turushaho gutsinda tubikesha uwadukunze. Ibyo mbabwira ni ukuri, ndi uwa Kristo sinabeshya. Mbyemejwe kandi n'umutima wanjye, uyoborwa na Mwuka Muziranenge. Mbega ukuntu mfite agahinda kenshi kandi nkababara ubutitsa! Rwose nakwifuza kuba ari jye uvumwa n'Imana nkaba natandukana na Kristo, mbigirira abavandimwe banjye duhuje ubwoko. Ni bo muryango wa Isiraheli Imana yagize abana bayo, ikanabaha ku ikuzo ryayo. Yagiranye amasezerano na bo ibashinga Amategeko, ibaha kuyisenga uko ishaka kandi ibasezeranya ibyiza. Ba sekuruza ni bo na Kristo akomokaho, ukurikije igisekuru cy'abantu. Imana Isumbabyose iragasingizwa iteka ryose. Amina. Nyamara si ukuvuga ko Imana yashēshe ibyo yari yarasezeranye, kuko abakomoka kuri Isiraheli atari ko bose ari Abisiraheli nyakuri. Kandi abakomoka kuri Aburahamu si ko bose ari urubyaro rwe nyakuri. Ahubwo Imana yaramubwiye iti: “Izaki ni we uzakomokwaho n'urubyaro nagusezeranyije.” Ibyo bivuga ko abakomotse kuri Aburahamu ku buryo busanzwe atari bo bitwa abana b'Imana, keretse abavutse ku buryo bw'amasezerano yayo ni bo bonyine bitwa urubyaro rwe. Koko rero iri ni ryo sezerano Imana yahaye Aburahamu, ngo: “Undi mwaka iki gihe nzagaruka, kandi Sara azaba yarabyaye umwana w'umuhungu.” Si ibyo gusa hari na Rebeka wabyaye abana babiri, bombi bakaba bafite se umwe ari we sogokuruza Izaki. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Nikundiye Yakobo, naho Ezawu mwigizayo.” None se ibyo twabivugaho iki? Ese Imana yaba irenganya? Ibyo ntibikanavugwe! Yabwiye Musa iti: “Ngirira imbabazi n'impuhwe uwo nshatse.” Ibyo rero ntabwo biterwa n'ubushake bw'umuntu cyangwa n'umwete we, ahubwo bituruka ku Mana nyir'imbabazi. Ni na ko mu Byanditswe Imana yabwiye Umwami wa Misiri iti: “Ngiki icyatumye ngushyiraho: ni ukugira ngo nerekanire muri wowe imbaraga zanjye, kandi bitume menyekana ku isi yose.” Ni ukuvuga rero ko Imana igirira imbabazi uwo ishaka, kandi ikanangira umutima w'uwo ishaka. Noneho rero wabaza uti: “Ubwo ari uko bimeze, ni iki Imana ikigaya abantu? Mbese ubundi hari uwaca ku bushake bwayo?” Wowe muntu, uri iki kugira ngo ugishe Imana impaka? Ese ikibumbano cyabaza uwakibumbye kiti: “Kuki wambumbye utya?” Ese umubumbyi si we ufite ubushobozi bwo kugena icyo ibumba riri bukore, mu mutege umwe waryo agakoramo urwabya rugenewe imirimo y'icyubahiro, n'urundi rugenewe imirimo isuzuguritse? Ni na ko Imana yihitiyemo kwerekana uburakari bwayo no kugaragaza ububasha bwayo. Nyamara yiyemeje kwihanganira cyane abikururiragaho uburakari byayo bagenewe kurimbuka. Ibyo kwari ukugaragaza ukuntu ikuzo ryayo risesuye ku bo ishaka kugirira imbabazi, abo uhereye kera yari yarateguriye kuzagira uruhare kuri iryo kuzo. Abo kandi ni twebwe Imana yahamagaye, itadutoranyije mu Bayahudi gusa, ahubwo idutoranyije no mu yandi mahanga. Ni na ko Imana yavuze mu gitabo cyanditswe na Hozeya iti: “Abahoze batari abo mu bwoko bwanjye nzabita ubwoko bwanjye, abatari inkoramutima zanjye nzabita inkoramutima. Kandi ahantu bababwiriraga ngo ‘Ntimuri ubwoko bwanjye’, ni ho bazitirwa abana b'Imana nzima.” Ezayi na we yavuze aranguruye ibyerekeye Abisiraheli ati: “Nubwo Abisiraheli bangana n'umusenyi wo ku nyanja, agace gato kazaba gasigaye ni ko kazarokoka, Nyagasani ntazatinda gusohoza ijambo rye mu isi ku buryo bunonosoye.” Ni byo Ezayi yari yarahanuye mbere ati: “Iyo Nyagasani Nyiringabo atadusigira nibura urubyaro ruke, tuba twararimbutse nk'umujyi wa Sodoma, tuba twararimbutse nk'umujyi wa Gomora.” None se ibyo twabivugaho iki? Ni uko abatari Abayahudi batigeze bashaka gutunganira Imana, bagizwe intungane babikesha kwizera Kristo. Ibiri amambu Abisiraheli bashakashakaga amategeko yatuma batunganira Imana, nyamara ntabwo bageze ku ntego Amategeko yari agamije. Kubera iki se? Kubera ko ubwo butungane batabukuraga ku kwemera Kristo, ahubwo biringiraga kubuheshwa n'ibikorwa byabo. Basitaye kuri rya buye risitaza ryavuzwe mu Byanditswe ngo: “Dore nshyize muri Siyoni ibuye risitaza abantu, ni n'urutare rubagusha. Nyamara uwishingikiriza kuri rwo ntazakorwa n'ikimwaro.” Bavandimwe, icyo nifuriza Abisiraheli mbikuye ku mutima ni uko bakizwa, ni na byo mbasabira ku Mana. Ndahamya rwose ko bafite ishyaka ryo gukorera Imana, ariko ni ishyaka ridashingiye ku kuyimenya. Ntibasobanukiwe uburyo Imana igira abantu intungane, ahubwo bashaka ubwabo buryo bwo kwigira intungane, bagasuzugura ubutungane Imana itanga. Erega Kristo ni we wanonosoye ibyo Amategeko yari agamije, kugira ngo umwizera wese Imana imugire intungane! Musa ubwe yanditse ibyerekeye gutunganira Imana bivuye ku Mategeko agira ati: “Uzayumvira azabeshwaho na yo.” Nyamara dore icyo avuga ku byerekeye ubutungane buvuye ku kwizera: “Ntukibaze uti: ‘Ni nde washobora kuzamuka mu ijuru?’ (ari ukugira ngo ajye kumanurayo Kristo), cyangwa ngo wibaze uti: ‘Ni nde washobora kumanuka ikuzimu?’ (ari ukugira ngo azamureyo Kristo amuvana mu bapfuye.)” Ahubwo aravuga ati: “Ijambo ry'Imana urarifite, warifashe mu mutwe ndetse ushobora kuritondagura.” Ni ryo jambo twamamaza rikubwira kwizera Kristo, ngo nubyivugira n'umunwa wawe ko Yezu ari Nyagasani, ukemera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye uzakizwa. Koko rero kubyemera mu mutima bituma Imana ikugira intungane, naho kubyivugira n'umunwa bigatuma ukizwa. Ibyanditswe bigira biti: “Nta n'umwe umwizera uzakorwa n'isoni.” Bityo Umuyahudi n'utari Umuyahudi nta kurobanura, bose bafite Nyagasani umwe usendereza ibyiza bye ku bamwambaza bose. Ibyanditswe biravuga ngo: “Umuntu wese uzatakambira Nyagasani azakizwa.” None se bamwiyambaza bate batabanje kumwemera? Kandi bamwemera bate batigeze bamwumva? Mbese bamwumva bate hatabonetse umuntu umwamamaza? Ikindi kandi abantu bamwamamaza bate ntawe ubatumye? Ni yo mpamvu Ibyanditswe bigira biti: “Mbega ukuntu ari byiza kubona abazanye Inkuru nziza!” Ariko si bose bumviye ubwo Butumwa bwiza. Ni na ko Ezayi yavuze ati: “Nyagasani, ni nde wemeye ibyo yatwumvanye?” Bityo abantu bemera Kristo bamaze kumva ubutumwa, kandi ubwo butumwa ni ukubwirwa ibyerekeye Kristo. Noneho ndabaza. Mbese abantu ntibumvise ubwo butumwa? Yee, barabwumvise. Ibyanditswe biravuga ngo: “Ijwi ryabwo ryasakaye ku isi yose, ubutumwa bwageze ku mpera zayo.” Ndabaza rero. Mbese Abisiraheli ntibabisobanukiwe? Erega mbere Musa yari yaravuze ati: “Nzabaharika abanyamahanga mbatere gufuha, nzabarakaza ntonesha abanyabwengebuke!” Ndetse Ezayi yageze n'aho yerura ati: “Abatanshakaga barambonye, abatagize icyo bambaza ndabiyeretse.” Ariko ku byerekeye Abisiraheli agira ati: “Nirizaga umunsi nteze amaboko ngo nakire abantu b'ibyigomeke batanyumvira.” None rero ndabaza. Mbese Imana yaba yaraciye ubwoko bwayo? Ibyo ntibikanavugwe! Nanjye ubwanjye ndi Umwisiraheli ukomoka kuri Aburahamu, mu muryango wa Benyamini. Imana ntiyatereranye ubwoko bwayo yitoranyirije kuva kera. Mbese ntimuzi icyo Ibyanditswe bivuga, aho Eliya yaregaga Abisiraheli ku Mana? Yaravuze ati: “Nyagasani, bishe abahanuzi bawe basenya intambiro zawe, ni jye usigaye jyenyine none nanjye barampigira kunyica.” Ariko se Imana yamushubije iki? Yaravuze iti: “Nisigiye abantu ibihumbi birindwi batarapfukamira ikigirwamana Bāli.” No muri iki gihe na bwo, agace gato kitwa Abasigaye, Imana yakagiriye ubuntu irakitoranyiriza. Kwari ukubagirira ubuntu koko itabitewe n'ibikorwa byabo, kuko bitabaye bityo ubuntu igira bwaba butakiri ubuntu. Ibyo se ni ukuvuga iki? Icyo Abisiraheli bashakaga nta bwo bakibonye. Abakibonye ni abo Imana yatoranyije, naho abandi bose barinangiye. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Imana yabahaye imitima ihuramye n'amaso atabona n'amatwi atumva kugeza n'ubu.” Dawidi na we ati: “Ibyokurya byabo nibibabere umutego wo kubatega, bibabere nk'ibuye ryo kubasitaza n'igihano kibakwiriye. Amaso yabo ahume atsiratsize, uteze imigongo yabo guhora ihetamye.” Nuko rero ndabaza. Mbese igihe Abisiraheli basitaraga kwari ukugwa burundu? Ibyo ntibikanavugwe! Ahubwo gucumura kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga, kugira ngo bitere Abisiraheli ishyari. None se ubwo gucumura kwabo kwakungahaje abatuye isi, gucogora kwabo kugakungahaza abanyamahanga, hazacura iki nibaramuka basubiye byuzuye mu byabo? Noneho reka mbabwire mwebwe abatari Abayahudi: ni jye Ntumwa Kristo yatumye ku batari Abayahudi, mfite ishema ry'umurimo yanshinze. Icyampa nkabona uko ntera bene wacu b'Abayahudi kugira ishyari ngo mbakizemo bamwe! Koko rero ubwo guhēzwa kwabo kwatumye rubanda rutari Abayahudi bungwa n'Imana, hazacura iki igihe Abayahudi ubwabo bazayigarukira? Bazamera nk'abazutse mu bapfuye! Igihe bafata igisate cy'umugati ho umuganura bakagitura Imana, byerekana ko uwo mugati wose na wo ari uwayo. Kandi igihe imizi y'igiti yegurirwa Imana, amashami na yo aba ari ayayo. Urubyaro rwa Isiraheli rugereranywa n'igiti cy'umunzenze cyakonzweho amashami. Wowe utari Umuyahudi ugereranywa n'ishami ry'umunzeze wo mu gasozi ryagemetswe aho ayo mashami yakonzwe, bityo nawe ukaba ufite uruhare ku byo imizi itungisha icyo giti. Nuko rero we kwirata ngo wigambe ku mashami. None se wakwirata iki? Si wowe ushyigikiye imizi, ahubwo imizi ni yo igushyigikiye. Ahari aho wakwibwira uti: “Amashami yarakonzwe kugira ngo ngemekwe.” Yee, ni byo. Icyo ayo mashami yazize ni uguhemuka kwayo. Naho wowe ikiguhagaritse ni ukuyoboka Kristo kwawe. Ntukirate rero, ahubwo utinye Imana. Koko ubwo Imana itababariye abagereranywa n'amashami kamere, nawe ntizakubabarira. Zirikana rero kugira neza kw'Imana n'igitsure cyayo, abayivuyeho yabagiriye igitsure naho wowe ikugirira neza. Icyakora ni ngombwa ko uguma muri ubwo buntu ikugirira, bitabaye bityo nawe ni uko, uzakondwa nka ya mashami. Naho Abayahudi nibareka ubuhemu bwabo, bazaba nk'amashami yakonzwe nyuma akagemekwa aho yahoze mbere, kuko Imana ifite ububasha bwo kongera kubagemeka. Wowe utari Umuyahudi, uri nk'ishami kamere ryavuye ku munzenze wa mu gasozi, maze ku buryo bunyuranye n'imihingire isanzwe y'ibiti, ugemekwa ku munzenze w'umuterano. None se ko Abayahudi ari bo mashami kamere y'uwo munzenze w'umuterano, babura bate kugemekwa ku munzenze wabo bwite? Koko rero bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa iri banga hato mutibeshya ko muri abanyabwenge, ni uko igice kimwe cy'Abisiraheli cyinangiye. Ibyo bizakomeza kugeza igihe abanyamahanga bazemera Kristo byuzuye. Uko ni ko urubyaro rwose rwa Isiraheli ruzakizwa, nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo “Umutabazi azava i Siyoni, atsembe ubugome mu bakomoka kuri Yakobo. Ngiryo Isezerano nzagirana na bo nimbakuraho ibyaha.” Ku byerekeye Ubutumwa bwiza, Abayahudi babaye abanzi b'Imana mwe bibagirira akamaro. Naho ku byerekeye gutoranya kw'Imana, ni abatoni bayo kubera ba sekuruza. Koko Imana ntabwo yisubiza ibyo yahaye abantu, cyangwa ngo yivuguruze iyo yabahamagaye. Namwe kera mwanze kumvira Imana, none ubu yabagiriye imbabazi bitewe n'uko Abayahudi banze kuyumvira. Ubu ni ko biri kuri bo, babaye intumvira kugira ngo mwe mumaze kugirirwa imbabazi, ubu na bo bazigirirwe. Imana yagize abantu bose imbohe babitewe no kutayumvira, kugira ngo ibone uko igirira bose imbabazi. Mbega ukuntu Imana ari umukungu wa byose! Mbega ukuntu ubwenge bwayo n'ubumenyi bwayo biturenze! Ibyo yiyemeza ni amayobera rwose, kandi imigenzereze yayo nta wayimenya. Ibyanditswe bivuga ngo: “Ni nde wamenye ibyo Nyagasani atekereza? Ni nde wabaye umujyanama we?” “Ni nde wigeze abanza kugira icyo amuha, ngo na we abe amwituye?” Erega byose bikomoka ku Mana, byose bibeshwaho na yo, byose bigenewe kuba ibyayo! Nihorane ikuzo iteka ryose. Amina. Bavandimwe, kubera ko Imana yabahaye imbabazi ndabihanangiriza ngo mwitange, maze mube ibitambo bizima byeguriwe Imana biyishimisha. Uko ni ko kuyikorera kubakwiriye. Ntimugakurikize imibereho y'ab'iki gihe, ahubwo mureke Imana ivugurure ibitekerezo byanyu mube muhindutse rwose. Ni bwo muzashobora kumenya neza ibyo Imana ishaka, kugira ngo muhitemo ibyiza biyishimishije kandi bitunganye rwose. Kubera ubuntu Imana yangiriye ndabwira buri wese muri mwe nti: “Uramenye we kwitekerezaho birenze urugero uriho, ahubwo ushyire mu gaciro wiyoroheje ukurikije urugero Imana yaguhaye rwo kuyizera. Buri muntu muri twe afite umubiri umwe ugizwe n'ingingo nyinshi, kandi izo ngingo ntizigira umurimo umwe. Uko ni ko nubwo turi benshi muri Kristo twabaye umubiri umwe, twese duhurijwe hamwe buri muntu akaba urugingo rwa mugenzi we. Dufite kandi impano zitandukanye Imana yatugabiye buri wese iye. Uwahawe guhanura ngo avuge ibyo yeretswe, nakoreshe iyo mpano ashingiye ku kwizera yahawe n'Imana. Uwahawe impano yo gukorera abandi ngaho nabakorere, uwahawe iyo kwigisha niyigishe, uwahawe iyo gukomeza abantu imitima nabakomeze, utanga ku bye natange atitangiriye itama, uyobora abandi nabikorane umwete, n'ugiriye undi impuhwe nazigire yishimye. “Mujye mukundana mutaryarya. Mwange ikibi cyose mwibande ku byiza. Mukundane urukundo rwa kivandimwe. Mwubahane buri muntu ashyire mugenzi we imbere. Mugire umwete mwe kuba abanyabute. Mukorere Nyagasani mufite ishyaka ryinshi. Mwishimire ibyo mwiringiye, mwihangane mu makuba, ntimugacogore mu gusenga. Intore z'Imana zikennye muzifashishe ku byo mufite, n'izibasanga muzicumbikire. “Musabire umugisha ababatoteza – koko mubasabire umugisha atari umuvumo. Mwishimane n'abishimye, murirane n'abarira. Mubane muhuje. Mwe kwishyira hejuru, ahubwo mwemere gukora imirimo yoroheje. Ntimukīgire abanyabwenge. “Ntimwiture umuntu inabi yabagiriye. Muharanire gukora ibigaragarira abantu bose ko ari byiza. Uko bizashoboka kose, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n'abantu bose. Ncuti zanjye, ntimwihōrere ahubwo mujye mureka uburakari bw'Imana abe ari bwo buhōra, kuko Ibyanditswe bivuga ngo: ‘Guhōra no kwitura ni ibyanjye’, ni ko Nyagasani avuga. Ahandi ngo: ‘Ariko umwanzi wawe nasonza umuhe icyo arya, nagira inyota umuhe icyo anywa, nugenza utyo bizaba nk'aho urahuriye amakara agurumana ku mutwe we.’ Ibibi ntibikagutsinde, ahubwo utsinde ibibi ukoresheje ibyiza.” Buri muntu niyemere kugengwa n'abategetsi kuko nta butegetsi buriho butaturutse ku Mana, n'abategetsi bariho ni yo yabubahaye. Bityo rero ugomeye abategetsi aba agomeye urwego rwashyizweho n'Imana, abagira batyo bazagibwaho n'urubanza. Koko kandi abakora neza si bo batinya abatware, keretse abakora nabi. Ese urashaka kudatinya abategetsi? Jya ukora neza ni bwo bazagushima. Erega abategetsi ni abagaragu b'Imana, bashyiriweho kugutera gukora neza! Icyakora nukora nabi ugomba kubatinya, kuko ububasha bwo guhana batabuherewe ubusa. Koko rero ni abagaragu b'Imana bashyiriweho guhana inkozi z'ibibi nk'uko uburakari bwayo buri. Ni yo mpamvu buri muntu agomba kwemera ko bamugenga, bidatewe no gutinya uburakari bw'Imana gusa, ahubwo umuntu abyemejwe n'umutima we. Ni na cyo gituma mutanga imisoro, kuko abasoresha ari abakozi Imana yashinze kwita kuri uwo murimo. Muhe buri muntu ikimugenewe: usoresha mumusorere, uwaka amahōro muyamuhe, abakwiye gutinywa mubatinye, n'abakwiye kubahwa mububahe. Ntimukagire uwo mubamo umwenda atari uwo gukundana, kuko umuntu ukunda mugenzi we aba arangije kumvira Amategeko. Koko rero ya Mategeko avuga ngo “Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuze ibyo abandi batunze”, hamwe n'ayandi yose akubiye muri iri jambo rimwe ngo: “Ujye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda.” Ukunda mugenzi we ntamugirira nabi. Nuko rero gukunda abandi ni ko kumvira Amategeko ku buryo bunonosoye. Mugenze mutyo rero ubwo muzi igihe tugezemo. Ubu ngubu ni igihe cyo gukanguka, kuko gukizwa kwacu kwegereje kurusha igihe twatangiraga kwemera Kristo. Ijoro rirenda gucya maze amanywa atangaze. Tureke rero ibikorerwa mu mwijima, ahubwo dufate intwaro z'abari mu mucyo. Twifate uko bikwiriye abagenda ku manywa, tutarangwaho kurara inkera no gusinda, ubusambanyi n'ubwomanzi, intonganya n'ishyari. Ahubwo Nyagasani Yezu Kristo ubwe ababere nk'umwambaro, kandi ntimureke kamere yanyu ibakoresha ibyo irarikira. Umunyantegenke mu byo kwemera Kristo, mumwakire mutamugisha impaka ku byo yibwira. Umwe ibyo yemera bimukundira kurya byose, naho undi kubera intege nke ze akīrira imboga gusa. Urya byose ye gusuzugura urobanura, kandi urobanura ye kunegura urya byose kuko na we Imana yamwakiriye. Ese wowe uri nde wo kunegura umugaragu w'undi? Nta wundi utari shebuja wamenya niba akora neza cyangwa nabi, kandi azakora neza kuko shebuja ari we Nyagasani, abasha kumushyigikira. Usanga umuntu umwe yubahiriza umunsi umwe kurusha indi, naho undi agasanga iminsi yose ari kimwe. Buri muntu agomba gukurikiza icyo umutima we umwemeza. Umuntu wubahiriza umunsi umwe kurusha indi aba abigirira Nyagasani. N'urya byose aba abigirira Nyagasani kuko ashimira Imana. Urobanura ibyo arya na we aba abigirira Nyagasani, agashimira Imana. Koko rero nta n'umwe muri twe ubaho yigenga, cyangwa ngo apfe yigenga. Niba turiho, turiho tugengwa na Nyagasani, dupfuye twaba dupfuye tugengwa na Nyagasani. Bityo rero twaba turiho cyangwa dupfuye, turi aba Nyagasani. Ni cyo cyatumye Kristo apfa akazuka, kugira ngo abe umwami w'abariho n'abapfuye. Wowe rero kuki unegura umuvandimwe wawe, kandi kuki usuzugura umuvandimwe wawe? Erega twese tuzitaba urukiko rw'Imana iducire urubanza! Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Jyewe Nyagasani, ndarahiye, buri muntu azampfukamira, buri wese azemerera mu ruhame ko ari jye Mana.” Bityo umuntu wese azamurikira Imana ibyo yakoze. Noneho rero tureke kunegurana. Ahubwo mwiyemeze rwose kutagira icyo mukora cyaca umuvandimwe wanyu intege, cyangwa ngo kimugushe mu cyaha. Icyo nzi rwose ncyemejwe na Nyagasani Yezu, ni uko nta kintu kiriho cyahumanya umuntu ubwacyo. Nyamara uwagira icyo akora kandi yibwira ko gihumanya, koko kiba kimuhumanyije. None rero niba umuvandimwe wawe abangamirwa n'ibyo uriye, uba utakigenza nk'ufite urukundo. Uramenye ntugatume ibyo urya bibera umuvandimwe wawe ibyo kumurimbura, kandi Kristo yaramupfiriye! Ikibabereye cyiza ntikigatere abantu gutukana. Koko rero ubwami bw'Imana ntibushingiye ku kurya no kunywa, ahubwo bushingiye ku migirire itunganye n'amahoro n'ibyishimo duheshwa na Mwuka Muziranenge. Ukorera Kristo atyo ashimisha Imana kandi akemerwa n'abantu. Nuko rero nimucyo duharanire gukora ibintu bigamije kuzana amahoro, no kubaka ubugingo bwa bagenzi bacu. Ntugasenye umurimo w'Imana bitewe n'ibyo urya. Koko nta byokurya bizira, ariko ikibi ni uko umuntu yarya ikintu icyo ari cyo cyose cyagusha undi mu cyaha. Ibyiza ahubwo ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa divayi, cyangwa kudakora ikindi kintu cyose cyatuma umuvandimwe wawe agwa mu cyaha. Imyemerere yawe kuri bene ibyo ibe hagati yawe n'Imana. Hahirwa umuntu utishyira mu rubanza kubera ibyo yiyemeje gukora. Ariko umuntu urya ikintu ashidikanya ko gikwiye aba yiciriye urubanza, kuko akiriye binyuranye n'ibyo umutima we umwemeza. Icyo umuntu akora cyose kinyuranye n'ibyo umutima we umwemeza kimubera icyaha. Twebwe abakomeye mu byo kwemera Kristo tugomba gufasha abadakomeye kwihangana mu ntege nke, ntidushake ibidushimisha ubwacu. Buri muntu muri twe nashimishe mugenzi we, ashake ibimugirira akamaro bikamwubaka ubugingo. Erega na Kristo ubwe ntabwo yishakiye ibimushimisha, ahubwo byamugendekeye nk'uko Ibyanditswe bivuga biti: “Ibitutsi bagututse ni jye byahamye.” Koko rero ibyanditswe mbere byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no gukomezwa duterwa na byo biduheshe kwiringira ibizaba. Nuko Imana yo sōko yo kwihangana no gukomezwa, nibahe guhuza imitima mukurikije urugero rwa Kristo Yezu, kugira ngo mwese mube muhurije hamwe muvuga kimwe, bityo muheshe ikuzo Imana Se w'Umwami wacu Yezu Kristo. Nuko rero buri wese ajye yakira mugenzi we nk'uko Kristo yabakiriye, kugira ngo biheshe Imana ikuzo. Ndababwira ko Kristo yabaye umugaragu w'Abayahudi, kugira ngo Imana isohoze amasezerano yahaye ba sogokuruza, bityo yerekane ko ari indahemuka. Kwari ukugira ngo n'abatari Abayahudi baheshe Imana ikuzo kubera imbabazi yabagiriye, nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Ni cyo gituma ngusingiza mu ruhame rw'amahanga, ni na cyo gituma nzakuririmba.” Byanditswe kandi ngo: “Mwa mahanga mwe, nimwishimane n'ubwoko bwa Nyagasani.” Kandi ngo: “Mwa mahanga yose mwe, nimusingize Nyagasani. Abantu b'amoko yose nibamuheshe ikuzo.” Ezayi na we yungamo ati: “Ku gishyitsi cya Yese hazashibuka uzahagurukira gutegeka amahanga. Ni na we amahanga aziringira.” None Imana yo sōko yo kwiringira, ibasenderezemo ibyishimo n'amahoro mukesha kuyizera, kugira ngo mubone kwiringira ku buryo busesuye mubashishijwe na Mwuka Muziranenge. Bavandimwe banjye, jyewe ubwanjye ndemeza ko musendereye ineza, kandi ko mufite ubumenyi buhagije bwatuma mugirana inama. Icyakora kuri bimwe na bimwe, nabandikiye nshyizemo umunya kugira ngo mbibibutse. Nanditse ntyo mbitewe n'ubuntu Imana yangiriye, kugira ngo nkorere Kristo Yezu umurimo w'umutambyi mu banyamahanga. Yantumye kubagezaho Ubutumwa bwayo bwiza, kugira ngo nyishyikirize abo banyamahanga babe ituro yemera, bagizwe intore zayo na Mwuka Muziranenge. Ni yo mpamvu rero narata umurimo nakoreye Imana mbishobojwe na Kristo Yezu. Koko sinatinyuka kugira icyo mvuga, uretse ibyo Kristo yankoresheje kugira ngo nemeze abatari Abayahudi kumvira Imana. Yakoresheje inyigisho n'ibikorwa byanjye, kimwe n'ibimenyetso n'ibitangaza byakorewe muri bo, ndetse n'ububasha bwa Mwuka w'Imana. Bityo kuva i Yeruzalemu kugera muri Iliriya, inzira yose naje namamaza byimazeyo Ubutumwa bwiza bwa Kristo. Naharaniye kwamamaza Ubutumwa bwiza aho Kristo yari ataramenyekana honyine, ngira ngo ntubaka ku rufatiro rwashyizweho n'undi. Bityo rero nkurikiza icyo Ibyanditswe bivuga ngo: “Abatigeze bamenyeshwa ibye bazabibona, abatigeze bamwumva bazamusobanukirwa.” Ni yo mpamvu yambujije kenshi kuza iwanyu. Ariko ubu nta murimo ngifite mu turere tw'ino, kandi nkaba maze imyaka myinshi nifuza cyane kugera iwanyu. Noneho ubwo nzajya muri Esipaniya, nizeye ko nzanyura iwanyu nkabasura kandi mukamfasha mu by'urwo rugendo, ariko tumaranye akanya gato nkabashira urukumbuzi. Icyakora ubu ngiye i Yeruzalemu gufasha intore z'Imana zaho, kuko abo muri Masedoniya no muri Akaya biyemeje guha imfashanyo intore z'Imana z'i Yeruzalemu zikennye. Bishimiye kubikora kandi koko byari ngombwa. Erega ubwo Abayahudi basangiye n'abanyamahanga imigisha iva kuri Mwuka w'Imana, na bo bagomba kubunganira ku byo imibiri yabo ikeneye! Ibyo nibirangira nkaba maze kubashyikiriza ibyo bazaba babageneye byose, nzajya muri Esipaniya nyuze iwanyu. Ninza iwanyu kandi nzi ko nzaza mbazaniye umugisha usesuye wa Kristo. Bavandimwe, ku bw'Umwami wacu Yezu Kristo n'urukundo ruva kuri Mwuka, ndabinginze ngo mumfashe kurwana intambara munsabira ku Mana. Munsabire nkire abatemera Kristo bo muri Yudeya, kandi n'imfashanyo njyanye i Yeruzalemu izakirwe neza n'intore z'Imana zaho. Bityo Imana ibishatse nzagera iwanyu nishimye, mbone kuruhuka turi kumwe. Imana yo sōko y'amahoro nihorane namwe mwese. Amina. Mbashinze mushiki wacu Foyibe ukorera itorero rya Kristo ry'i Kenkireya. Mumwakire muri Nyagasani nk'uko bikwiriye intore z'Imana, mumwunganire ku kintu cyose yabakeneraho. Erega na we yunganiye abantu benshi, nanjye ndimo! Mutashye Purisila na Akwila, bagenzi banjye twakoranye umurimo wa Kristo Yezu. Bari biyemeje no gupfa kugira ngo bandokore. Si jye jyenyine ubashimira, ahubwo n'amatorero yose ya Kristo yo mu mahanga. Mutashye n'itorero rya Kristo rikoranira mu rugo rwabo. Mutashye n'incuti nkunda Epayineto, wabimburiye abo mu ntara ya Aziya bose kwemera Kristo. Na Mariya wabavunikiye cyane mumutashye. Mutashye bene wacu Andironiko na Yuniya twafunganywe. Ni intumwa za Kristo z'ibirangirire, kandi bemeye Kristo mbere yanjye. Mutashye na Ampuliyato, incuti yanjye nkunda muri Kristo. Mutashye Urubano dufatanya umurimo dukorera Kristo, hamwe n'incuti nkunda Sitaki. Mutashye Apele uzwiho ko akomeye kuri Kristo. Mutashye n'abo kwa Arisitobule. Mutashye mwene wacu Herodiyoni, n'abo kwa Narisisi bari muri Nyagasani. Mutashye Tirifayina na Tirifoza bakorera Nyagasani bashyizeho umwete. Mutashye n'incuti nkunda Perusi, na we yakoreye Nyagasani ashyizeho umwete mwinshi. Mutashye Rufo watorewe kuba uwa Nyagasani, mutashye na nyina wambereye nanjye umubyeyi. Mutashye na Asinkirito na Fulegoni, na Herumesi na Patiroba, na Herumasi n'abavandimwe bari kumwe na bo. Mutashye Filologo na Yuliya, Nereyi na mushiki we Olimpa, n'abo bari kumwe bose Nyagasani yagize intore ze. Muramukanye muhoberana ku buryo butagira amakemwa. Abagize amatorero yose ya Kristo barabatashya. Bavandimwe, ndabihanangirije ngo mwirinde abaca ibice mu bavandimwe, kandi bakababangamira bagaca ukubiri n'inyigisho mwahawe, bene abo ngabo mubagendere kure. Koko rero abameze batyo ntibakorera Umwami wacu Kristo, ahubwo bakorera inda zabo. Bakoresha akarimi keza n'amagambo yo kuryoshyaryoshya, bakayobya abafite imitima yoroshye. Abantu bose bazi ukuntu mwumvira Nyagasani, ibyo biranshimisha. Ariko icyo mbifuriza ni ukujijukira gukora neza, mudafata impu zombi ngo mukore nabi. Imana yo sōko y'amahoro, ntizatinda kujanjagurira Satani munsi y'ibirenge byanyu. Umwami wacu Yezu nagumye kubagirira ubuntu. Mugenzi wanjye dukorana Timoteyo arabatashya, hamwe na bene wacu Lusiyo na Yasoni na Sosipateri. Jyewe Terutiyo wanditse uru rwandiko ndabatashya – nanjye ndi uwa Nyagasani. Gayo uncumbikiye arabatashya, ni we wakira itorero rya Kristo rikoranira iwe. Erasito umubitsi w'uyu mujyi n'umuvandimwe Kwaruto, na bo barabatashya. [ Umwami wacu Yezu Kristo nagumye kubagirira ubuntu mwese. Amina.] Dusingize Imana ibasha kubakomeza, ishingiye ku Butumwa bwiza namamaza n'ibyo nababwirije kuri Yezu Kristo. Rugikubita ubwo Butumwa bwahoze ari ibanga, none bumaze guhishurwa. Ubu iryo banga ryashyizwe ahagaragara n'Ibyanditswe n'Abahanuzi, nk'uko Imana ihoraho yabitegetse rimenyeshwa abantu bo mu mahanga yose kugira ngo bemere Kristo bamwumvire. Imana nyir'ubwenge yonyine nihabwe ikuzo ku bwa Yezu Kristo iteka ryose. Amina. Jyewe Pawulo wahamagawe ngo mbe Intumwa ya Kristo Yezu nk'uko Imana yabishatse, n'umuvandimwe Sositeni, turabandikiye mwebwe ab'itorero ry'Imana riri i Korinti, mwebwe ntore zayo mubikesha kuba muri Kristo Yezu. Imana yabahamagaye ngo mube abayo, hamwe n'abantu bose bambaza Umwami wacu Yezu Kristo aho bari hose – ni Umwami wacu akaba n'uwabo. Imana Data nibagirire ubuntu ibahe n'amahoro, ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo. Mpora nshimira Imana yanjye kubera mwebwe, nyishimira ubuntu yabagiriye ibinyujije kuri Kristo Yezu. Kuba muri we byatumye Imana ibakungahaza, ibaha impano zose zo kuvuga no kumenya ibyayo. Ibyo twabemeje byerekeye Kristo byashinze imizi muri mwe, ku buryo nta mpano n'imwe y'Imana mubuze, mwebwe abategereje guhishurwa k'Umwami wacu Yezu Kristo. Ni na we uzabakomeza kugeza ku iherezo, kugira ngo mutarangwaho umugayo ku munsi Umwami wacu Yezu Kristo azaziraho. Imana ni indahemuka, ni na yo yabahamagaye ngo mugirane ubumwe n'Umwana wayo Yezu Kristo Umwami wacu. Bavandimwe, ndabinginze mu izina ry'Umwami wacu Yezu Kristo ngo mwese mwumvikane, kandi mwe kwicamo ibice, ahubwo mushyire hamwe muhuje ibitekerezo n'imigambi. Bavandimwe, abo kwa Kilowe bambwiye amakuru yanyu ko muri mwe hari amakimbirane. Dore icyo mvuga ni iki: buri wese avuga ibye umwe ati: “Ndi uwa Pawulo,” undi ati: “Jyewe ndi uwa Apolo,” naho undi ati: “Jyewe ndi uwa Petero,” n'undi ati: “Jyeweho ndi uwa Kristo.” Ese Kristo yaciwemo ibice byinshi? Mbese Pawulo ni we wababambiwe ku musaraba? Mbese ni mu izina rya Pawulo mwabatijwe? Ndashimira Imana ko nta n'umwe muri mwe nabatije uretse Krisipo na Gayo, bityo nta wavuga ko yabatijwe mu izina ryanjye. Koko nabatije na Sitefana n'abo mu rugo rwe, ariko uretse abo sinzi ko hari undi nabatije. Erega Kristo ntiyantumye kubatiza ahubwo yantumye gutangaza Ubutumwa bwiza, ntakoresheje amagambo y'ubwenge bw'abantu kugira ngo urupfu rwa Kristo ku musaraba rutaba impfabusa. Ubutumwa bwerekeye umusaraba wa Kristo ku bazimiye ni ubupfu, naho kuri twebwe abakizwa ni ububasha bw'Imana, kuko Ibyanditswe bivuga ngo: “Nzamaraho ubwenge bw'abanyabwenge, nzahindura ubusa ubumenyi bw'abahanga.” Mbese umunyabwenge bimumariye iki? Ese umwigishamategeko bimumariye iki? Mbese intyoza mu mpaka z'iki gihe yo biyimariye iki? Mbese aho ubwenge bw'iyi si Imana ntiyabuhinduye ubupfu? Imana mu bwenge bwayo ntiyakunze ko abantu bayimenya bayobowe n'ubwenge bwabo bwite. Ahubwo yishimiye gukoresha ubupfu bw'ubutumwa tuvuga kugira ngo ikize abemera Kristo. Abayahudi basaba ibitangaza byo kubemeza, naho Abagereki bagashaka ubwenge. Nyamara twebweho dutangaza ibya Kristo wabambwe ku musaraba, Abayahudi ibyo birabashegesha, naho Abagereki bibabera ubupfu. Nyamara ku bantu Imana yahamagaye, baba Abayahudi cyangwa Abagereki, Kristo ni ububasha bw'Imana n'ubwenge bwayo, kuko ubupfu bw'Imana burusha abantu ubwenge, n'intege nke z'Imana zirusha abantu imbaraga. Bavandimwe, nimwibaze uko mumeze mwebwe abo Imana yahamagaye. Ukurikije uko abantu babibona si benshi muri mwe b'abanyabwenge, si benshi bakomeye, si benshi b'imfura. Ahubwo Imana yatoranyije ibyo abantu bita ubupfu kugira ngo ikoze isoni abanyabwenge, yatoranyije ibyo abantu bita ibinyantege nke kugira ngo ikoze isoni abakomeye. Yatoranyije ibyo abantu bahinyura n'ibyo basuzugura, ndetse n'ibyo bibwira ko ari ubusa kugira ngo ihindure ubusa ibyo bibwira ko bifite akamaro, ari ukugira ngo hatagira umuntu n'umwe wishyira hejuru imbere y'Imana. Imana ubwayo ni yo yabahaye kuba muri Kristo Yezu, ni we utubera ubwenge buva ku Mana n'ubutungane n'ubuziranenge n'ugucungurwa. Bityo nk'uko Ibyanditswe bivuga: “Ushaka kwirata yirate Nyagasani.” Bavandimwe, igihe nazaga iwanyu nje kubahishurira amabanga y'Imana, sinakoresheje amagambo y'akarimi keza cyangwa ay'ubwenge. Ndi kumwe namwe niyemeje kutagira ikindi nibandaho, keretse kubamenyesha Yezu Kristo, cyane cyane Yezu Kristo wabambwe ku musaraba. Igihe nazaga iwanyu nari mfite intege nke, ndetse ntinya mpinda umushyitsi. Mu nyigisho zanjye no mu byo nabatangarizaga, ntabwo nigeze mbashukisha amagambo y'ubwenge buhanitse, ahubwo naberetse ububasha bwa Mwuka w'Imana. Ibyo nabikoreye kugira ngo ukwemera Kristo kwanyu kutaba gushingiye ku bwenge bw'abantu, ahubwo kube gushingiye ku bubasha bw'Imana. Icyakora abakuze mu bya Mwuka ni bo twigisha ubwenge, ariko ubwo bwenge si ubw'iyi si cyangwa ubw'ibinyabutware bigenga iyi si byagenewe kurimbuka. Ubwenge tubabwira bwo ni ubw'Imana, ni ibanga ryahishwe abantu kuva kera kose, Imana ikabugenera kuduhesha ikuzo. Nta n'umwe muri bya binyabutware bigenga iyi si wamenye ubwo bwenge, kuko iyo biza kubumenya ntibyari kubamba Nyagasani Nyir'ikuzo. Ahubwo nk'uko Ibyanditswe bivuga, “Ibyo ijisho ritigeze rireba, cyangwa ugutwi ngo kubyumve, ibintu umuntu atigeze anatekereza, Imana yabiteguriye abayikunda.” Ibyo Imana yabiduhishuriye ikoresheje Mwuka wayo. Burya Mwuka w'Imana agenzura byose ndetse n'amayobera y'Imana. Ni nde wamenya ibyo umuntu atekereza uretse umutima w'uwo muntu nyine? Nta we. Ni na ko rero nta wamenya ibyo Imana itekereza uretse Mwuka wayo. Twebwe si umwuka w'iyi si twahawe ahubwo ni Mwuka uturuka ku Mana, kugira ngo tumenye impano Imana itugabira ku buntu. Ibyo ntitubivuga mu magambo twigishijwe n'ubwenge bw'abantu, ahubwo tubivuga uko tubyigishijwe na Mwuka w'Imana. Uko ni ko dusobanurira ibya Mwuka abasanzwe bamufite. Umuntu ugengwa na kamere ntasobanukirwa ibyerekeye Mwuka w'Imana, ndetse abyita ubupfu. Ntabasha kubimenya kuko bigenzurwa n'ufite Mwuka w'Imana wenyine. Umuntu ufite Mwuka w'Imana agenzura byose, nyamara we nta wumugenzura. Ibyanditswe biravuga ngo “Ni nde uzi ibyo Nyagasani atekereza? Ni nde ubasha kumugira inama?” Nyamara twebwe twahawe gutekereza kimwe na Kristo. Bavandimwe, sinabashije kuvugana namwe nk'ubwira abafite Mwuka w'Imana. Ahubwo navuganye namwe nk'uvugana n'abantu b'isi, bakiri bato mu bya Kristo. Nabatungishije amata, sinabagaburira ibyokurya bikomeye kuko mwari mutarabibasha, ndetse n'ubu ntimurabibasha. Muracyifata nk'ab'isi. Mbese ubwo ishyari n'amakimbirane bikirangwa muri mwe, ntibigaragara ko mwifata nk'ab'isi mukagengwa na kamere yanyu nk'abantu bose? Igihe umwe muri mwe avuga ati: “Jye ndi uwa Pawulo”, undi ati: “Jyewe ndi uwa Apolo ”, ntibiba byerekana ko mukimeze nk'ab'isi? Mbese ye, Apolo ni nde? Ese Pawulo we ni nde? Twembi turi abagaragu b'Imana batumye mwemera Kristo. Buri wese muri twe akora umurimo yiherewe na Nyagasani. Jyewe nateye imbuto Apolo arazivomera, ariko Imana ni yo yatumye zikura. Utera imbuto nta cyo ari cyo, uzivomera na we nta cyo ari cyo, Imana yonyine ni yo ituma zikura. Utera imbuto n'uzivomēra barahwanye, bombi Imana izabahemba ibihwanye n'umurimo bakoze. Twe dufatanya gukora umurimo w'Imana, naho mwe muri umurima wayo. Ikindi kandi muri inzu y'Imana. Kubera ubuntu Imana yangiriye, nagenje nk'umwubatsi w'umuhanga nshyiraho urufatiro, undi muntu arwubakaho. Icyakora buri muntu niyitondere uburyo yubaka kuri urwo rufatiro. Nta muntu ubasha gushyiraho urundi rufatiro, rutari urwashyizweho ari rwo Yezu Kristo. Kuri urwo rufatiro umuntu ashobora kurwubakishaho izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y'agaciro, cyangwa agakoresha ibiti, cyangwa ibyatsi cyangwa ibikenyeri. Uko byaba kose, ibikorwa bya buri muntu bizashyirwa ahagaragara ku munsi Imana izaciraho imanza. Kuri uwo munsi bizamenyekana birangwe n'umuriro, umuriro ni na wo uzasuzuma akamaro k'ibikorwa bya buri muntu. Umuntu azahembwa niba ibikorwa bye birokotse uwo muriro. Nyamara icyo yubatse nigikongorwa n'umuriro azaba ahombye, ariko we ubwe azakizwa nk'uwiyatse umuriro. Mbese ntimuzi yuko muri Ingoro y'Imana, na Mwuka wayo akaba atuye muri mwe? Nuko rero umuntu usenya Ingoro y'Imana na we Imana izamuhindura ivu, kuko iyo ngoro yayigize iyayo kandi iyo Ngoro ni mwebwe. Ntihakagire uwishuka. Nihagira umuntu muri mwe wibwira ko ari umunyabwenge uko ab'iki gihe babibona, abanze yemere kuba umupfu kugira ngo abone kuba umunyabwenge nyakuri. Erega ubwenge bw'iyi si ku Mana ni ubupfu, nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Imana ifatira abanyabwenge mu mutego w'uburiganya bwabo!” Biravuga kandi ngo: “Nyagasani azi ibyo abanyabwenge batekereza, azi ko nta kamaro bifite.” Bityo ntihagire uwiratana abantu kuko byose ari ibyanyu, yaba Pawulo cyangwa Apolo cyangwa Petero, yaba isi cyangwa ubugingo cyangwa urupfu, byaba ibyo muri iki gihe cyangwa ibyo mu gihe kizaza byose ni ibyanyu, kandi mwebwe muri aba Kristo, na Kristo ni uw'Imana. Abantu bajye badufata nk'abagaragu ba Kristo, bashinzwe amabanga y'Imana. Icya ngombwa ku muntu washinzwe umurimo ni ukuba indahemuka. Jye nta cyo bimbwiye munciriye urubanza, cyangwa se nduciriwe n'urukiko rusanzwe. Jyewe ubwanjye nta rubanza nicira. Mu by'ukuri nta cyo umutima wanjye unshinja, nyamara si byo byemeza ko ndi intungane, ahubwo ni Nyagasani wenyine uncira urubanza. Ni cyo gituma mutagomba kugira uwo mucira urubanza igihe kitaragera. Mutegereze ko Nyagasani azaza agashyira ahabona ibihishwe mu mwijima, kandi akagaragaza ibyo abantu bibwira. Ubwo ni bwo Imana izaha umuntu wese ishimwe rimukwiriye. Bavandimwe, ibyo nivuzeho ubwanjye n'ibyo navuze kuri Apolo, nabivugaga ari mwe mbigirira kugira ngo mukurikize urugero rwacu, mumenye icyo iri jambo rivuga ngo: “Ntimukarenge ku Byanditswe”. Nuko ntimukirate mubogamira ku ruhande rw'umwe ngo murwanye undi. Ese koko ni nde wakurutishije abandi? Ese hari icyo ufite utahawe n'Imana? Niba kandi waragihawe kuki wirata nk'aho utagihawe? Ubu ga mumaze kurengwa! Mumaze kuba abakungu! Erega mubaye nk'abami twe tutabirimo! Icyampa ngo mube abami koko kugira ngo natwe twimikanwe namwe! Twebwe Intumwa za Kristo nsanga Imana yaradushyize mu mwanya w'inyuma, dusa n'abaciriwe urwo gupfa. Twashyizwe ku karubanda dushungerwa n'ab'isi, imbere y'abamarayika n'abantu. Twebwe turi abapfu kubera Kristo, naho mwe muri we mwifata nk'abanyabwenge. Twebwe turi abanyantegenke naho mwe muri abanyambaraga. Mwebwe murubahwa naho twebwe tugasuzugurwa. Kugeza n'ubu turasonza tukagira inyota, twambara ubusa tukagirirwa nabi kandi tuzerera hose, tukaruha dukoresha amaboko yacu. Baradutuka tukabasabira umugisha, baradutoteza tukihangana, baradusebya tukabavugisha neza. Kugeza n'ubu baduhinduye nk'icyavu cy'iyi si, mbese batugize nk'ibishingwe bose bajugunye. Ibyo simbyandikira kubakoza isoni, ahubwo ni ukubaburira nk'abana banjye nkunda. Nubwo muri Kristo mwagira ababarera ibihumbi icumi uwababyaye ni umwe, ni jye wababereye so muri Kristo kubera Ubutumwa bwiza nabagejejeho. Ndabinginze rero nimukurikize urugero nabahaye. Ni cyo gituma mbatumyeho Timoteyo, umwana wanjye nkunda kandi w'indahemuka kuri Nyagasani. Azabibutsa imibereho yanjye nkesha Kristo, nk'uko mbyigisha aho njya hose mu matorero yose. Bamwe muri mwe bibwiye yuko ntazagaruka kubasura bibatera ubwirasi. Nyamara Nyagasani nabishaka nzaza iwanyu vuba. Ubwo ni bwo nzirebera ububasha abo birasi bafite atari ukumva amagambo yabo gusa, kuko ubwami bw'Imana atari amagambo gusa, ahubwo bufite ububasha. Mbese icyo mwifuza ni iki? Ese ni uko naza iwanyu nzanye inkoni yo kubahana, cyangwa se ko naza mfite umutima w'urukundo n'ubugwaneza? Inkuru yamamaye hose yuko muri mwe hari ubusambanyi, ndetse ubusambanyi bukabije butaboneka no mu batazi Imana. Bavuga ko umwe muri mwe atunze muka se! Mbese muracyirata iki noneho? Ahubwo ga mwari mukwiriye kubabara, kandi umuntu wakoze ibyo agakurwa muri mwe. mushyikirize uwo muntu Satani kugira ngo umubiri we upfe, ariko ubugingo bwe buzakizwe ku munsi Nyagasani azaziraho. Ubwirasi bwanyu si bwiza. Mbese ntimuzi wa mugani ngo “Agasemburo gake gatubura ifu yose?” Nimwitunganye mwivanemo umusemburo wa kera kugira ngo mumere nk'umugati mushya udasembuwe, ni na ko muri. Koko kandi Kristo yatanzwe ho igitambo, ari we mwana w'intama wacu ugenewe umunsi mukuru wa Pasika. Bityo rero twizihize uwo munsi mukuru, tudakoresha umusemburo wa kera w'ubugome n'ubugizi bwa nabi, ahubwo dukoreshe umugati udasembuwe w'ukuri utarangwaho uburyarya. Mu rwandiko nabandikiye nababwiye kutifatanya n'abasambanyi. Sinashakaga kuvuga abantu b'iyi si b'abasambanyi, cyangwa se b'abanyamururumba cyangwa ibisambo, cyangwa abasenga ibigirwamana. Kugira ngo umuntu yitandukanye n'abo bose agomba kuva ku isi. Ahubwo nabandikiye yuko mutagomba kwifatanya n'umuntu wiyita umuvandimwe muri Kristo, kandi akaba ari umusambanyi cyangwa umunyamururumba, cyangwa usenga ibigirwamana cyangwa utukana, cyangwa umusinzi cyangwa igisambo. Ndetse n'umuntu nk'uwo ntimukanasangire. Muri mwe hagize ugira icyo apfa na mugenzi we wemera Kristo, yahangara ate kumurega ku bacamanza basanzwe baca urwa kibera, aho gusanga intore z'Imana ngo zibunge? Mbese ntimuzi yuko intore z'Imana zizacira ab'isi urubanza? Ese niba ari mwe muzacira ab'isi urubanza, mwananirwa mute guca imanza zoroheje? Ntimuzi se ko n'abamarayika tuzabacira imanza, nkanswe kuzicira abantu b'iki gihe bafite ibyo bapfa? Igihe mufite imanza nk'izo, kuki muzegurira abantu b'imburamumaro bari mu muryango wa Kristo? Mbivugiye kubakoza isoni. Ese ni ukuvuga yuko nta munyabwenge n'umwe uri muri mwe wabasha kunga abavandimwe? Ese atanabaho birakwiriye koko ko umuntu aburanya umuvandimwe we, kandi bagacirwa urubanza n'abatemera Kristo? Erega izo manza mufitanye zirerekana ko ibyaha byabatsinze rwose! Kuki ahubwo mutakwemera kurenganywa? Kuki mutakwemera guhuguzwa ibyanyu? Ibiri amambu ni mwe murenganya, mugahuguza abandi kandi ari abavandimwe banyu! Mbese ntimuzi yuko abarenganya abandi batazabona umunani mu bwami bw'Imana? Ntimukibeshye. Inkozi z'ibibi n'abasenga ibigirwamana, abasambanyi b'ingaragu cyangwa abubatse n'abasambana bahuje igitsina, abajura n'abanyamururumba n'abasinzi n'abatukana n'ibisambo, abo bose nta munani bazagira mu bwami bw'Imana. Bamwe muri mwe ni ko mwari mumeze ariko ubu mwamaze kuhagirwa, mugirwa intore z'Imana, muba n'intungane, mubikesheje Nyagasani Yezu Kristo na Mwuka w'Imana yacu. “Byose mbifitiye uburenganzira” (ni ko bamwe bavuga). Ni koko nyamara si ko byose bimfitiye akamaro. Yee, byose mbifitiye uburenganzira ariko nta na kimwe kizantegeka. “Ibyokurya bigenewe inda, n'inda igenewe ibyokurya” (ni ko bavuga). Yee, nyamara Imana izabitsemba byombi. Umubiri ntiwagenewe ubusambanyi, ahubwo wagenewe guhesha Nyagasani ikuzo kandi Nyagasani akaba ari we uwugenga. Imana yazuye Nyagasani Yezu, natwe izatuzura ikoresheje ububasha bwayo. Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo z'umubiri wa Kristo? None se nafata ingingo z'umubiri wa Kristo nkazigira iz'indaya? Ntibikabeho! Cyangwa se ntimuzi yuko umuntu wifatanya n'indaya, we na yo baba babaye umubiri umwe? Koko kandi Ibyanditswe bivuga ngo: “Bombi bazaba babaye umuntu umwe.” Nyamara uwifatanya na Nyagasani aba abaye umwe na we mu by'ubugingo. Mugendere kure ubusambanyi. Ibindi byaha byose umuntu akora biba bidakorewe mu mubiri, ariko usambana aba acumuye ku mubiri we. Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingoro za Mwuka Muziranenge utuye muri mwe, mwahawe n'Imana? Ntimuri abanyu bwite ngo mwigenge, kuko mwacunguwe mutanzweho ikiguzi. Kubera iyo mpamvu rero, mukoreshe imibiri yanyu ibyo guhesha Imana ikuzo. Ku byerekeye ibyo mwambajije mu rwandiko rwanyu, icyiza ni uko umuntu atarongora. Ariko kubera ko ubusambanyi bwabaye gikwira, ibyiza ni uko umugabo wese agira uwe mugore, n'umugore wese akagira uwe mugabo. Umugabo ntakwiriye kwiyima umugore we, n'umugore na we ni uko ntakwiriye kwiyima umugabo we. Umugore ntiyigenga ku mubiri we, ugengwa n'umugabo we, n'umugabo na we ni uko ntiyigenga ku mubiri we, ugengwa n'umugore we. Ntihakagire uwiyima undi, keretse mubyumvikanyeho mugahāna igihe kugira ngo mubone uko musenga nta kibarogoya. Ariko hanyuma mwongere kubonana kugira ngo mutananirwa kwifata, Satani akabaca urwaho akabashuka. Ibyo mbabwiye ndabibemereye gusa si itegeko ntanze. Nakwifuza yuko abantu bose bamera nkanjye, ariko umuntu wese afite impano ye bwite yahawe n'Imana, umwe iye undi iye. Abatarashaka bo muri mwe kimwe n'abapfakazi, ndababwira yuko icyiza ari uko bakomeza kumera nkanjye. Ariko abadashoboye kwifata nibashyingiranwe, kuko kurongorana biruta kwicwa n'irari. Dore itegeko ku bashyingiranywe, ariko si jye uribategeka ahubwo ni Nyagasani: umugore ntagatandukane n'umugabo we. Icyakora aramutse atandukanye na we ntagashake undi mugabo, cyangwa se ajye yiyunga n'umugabo we. Umugabo na we ntakirukane umugore we. Ku bandi dore icyo mvuga ku giti cyanjye, si Nyagasani ubivuga: umuvandimwe wese abaye afite umugore utemera Kristo, umugore we akaba yemera kugumana na we, uwo mugabo ntakamwirukane. Bityo kandi n'umugore wo muri mwe aramutse afitwe n'umugabo utemera Kristo, umugabo we akemera kugumana na we, uwo mugore ntagatandukane n'umugabo we. Erega umugabo utemera Kristo aba yeguriwe Imana bitewe n'umugore we, n'umugore utemera Kristo aba yeguriwe Imana bitewe n'umugabo we! Bitabaye bityo abana banyu baba bafite imiziro, nyamara atari ko biri kuko na bo beguriwe Imana. Nyamara kandi utemera Kristo ashatse gutandukana n'uwo bashakanye nagende. Bibaye bityo uwo muvandimwe aba atakigengwa n'amategeko, kuko Imana yabahamagariye kuba mu mahoro. Mbese wa mugore we, ubwirwa n'iki ko uzakiza umugabo wawe? Cyangwa se wa mugabo we, ubwirwa n'iki ko uzakiza umugore wawe? N'ubundi umuntu akomeze kuba nk'uko Imana yamugeneye, uko yari ari igihe Imana yamuhamagaraga. Uko ni ko ntegeka amatorero yose ya Kristo. Niba umuntu yarahamagawe n'Imana yaramaze gukebwa ntakīgire nk'aho atakebwe, kandi niba yarahamagawe atarakebwa ntakirirwe akebwa. Ari ugukebwa, ari ukudakebwa byose nta cyo bimaze. Icy'ingenzi ni ukumvira amategeko y'Imana. Umuntu wese nagume uko yari ari igihe Imana yamuhamagaraga. Mbese wowe igihe Imana yaguhamagaraga wari inkoreragahato? Ibyo nta cyo bigutwaye, ariko ubonye uburyo bwatuma uvanwa mu buja nakubwira iki? Uwahamagawe na Nyagasani ari inkoreragahato aba avanywe mu buja na Nyagasani. Bityo rero n'uwahamagawe yigenga, aba ari umugaragu wa Kristo. Imana yarabacunguye ibatangaho ikiguzi, ntimugasubire mu buja bw'abantu. Nuko rero bavandimwe, umuntu wese nagumane n'Imana uko yari ari igihe yamuhamagaraga. Ku byerekeye ingaragu, nta tegeko Nyagasani yampaye rizerekeye ariko ndabaha inama, kandi kuko Nyagasani yangiriye imbabazi, ndi umuntu mushobora kwizera. Kubera ingorane zo muri iki gihe, ndasanga ibyiza ari uko umuntu yagumya kuba ingaragu. Niba usanzwe ufite umugore ntugashake gutandukana na we. Niba uri ingaragu ntugashake kurongora. Icyakora nubwo warongora ntiwaba ukoze icyaha, n'umukobwa w'inkumi ashyingiwe nta cyaha aba akoze. Ariko abubatse bazagira amakuba bakiriho, ni na yo nashakaga kubarinda. Bavandimwe, dore icyo nshaka kuvuga: hasigaye igihe gito. Kuva ubu abafite abagore nibamere nk'abatabafite. Abarira nibamere nk'abatarira, abanezerewe nibamere nk'abatanezerewe, abaguzi nibamere nk'abadafite icyo batunze, n'abatunze iby'iyi si ntibagatwarwe na byo, kuko iyi si uko iteye igenda ishiraho. Icyo mbifuriza ni uko mudahagarika umutima. Ingaragu iharanira ibya Nyagasani, igira ngo ibone uko imushimisha. Naho umuntu warongoye aharanira iby'isi kugira ngo abone uko ashimisha umugore we. Bene uwo aba afite imitima ibiri. Umugore udafite umugabo cyangwa umukobwa w'inkumi, aharanira ibya Nyagasani agira ngo amwiyegurire wese, umubiri n'umutima. Naho umugore ufite umugabo aharanira iby'isi, agira ngo abone uko ashimisha umugabo we. Ibyo mbivugiye kubafasha si ukubahata. Ndagira ngo mwifate uko bikwiye, mubone uko mwegukira Nyagasani nta nkomyi. Igihe umusore yasabye umukobwa, akumva ko yamurangaranye kuko yatinze kumurongora, umukobwa akaba agumiwe nashaka bashyingiranwe – nta cyaha azaba akoze. Ariko niba uwo musore ntawe umuhase, akiyemeza kutarongora kandi akaba ashobora gukomera ku cyo yiyemeje, aretse uwo mukobwa yaba akoze neza kurutaho. Nuko rero urongoye umukobwa yasabye aba akoze neza, naho utamurongoye aba arushijeho gukora neza. Umugore aba ahambiriwe ku mugabo we igihe cyose uwo mugabo akiriho. Ariko aramutse apfuye uwo mugore aba afite uburenganzira bwo gushyingirwa uwo ashaka wese, apfa kuba umuyoboke wa Nyagasani. Ariko uko jyewe mbibona, yarushaho kugubwa neza agumye uko ari, kandi ndibwira ko mbivuze nyobowe na Mwuka w'Imana. Ibyerekeye inyama zaterekerejwe ibigirwamana, tuzi ko twese “tujijutse” (nk'uko muvuga). Nyamara kujijuka gutera kwikuza, naho urukundo rurubaka. Uwibwira ko hari icyo ajijutseho, aba atarakimenya uko bikwiye. Nyamara umuntu ukunda Imana amenywa na yo. None se biremewe kurya inyama zaterekerejwe ibigirwamana? Tuzi yuko ku isi ibigirwamana byose ari ubusa, kandi yuko Imana ari imwe rukumbi. Nubwo hariho ibyo bita imana ku isi cyangwa mu ijuru – kandi koko hariho ibyitwa “imana” byinshi n'ibyitwa “abatware” byinshi - nyamara twebwe dufite Imana imwe rukumbi ari yo Mubyeyi ibintu byose bikomokaho, akaba ari na yo twaremewe. Dufite kandi Umutware umwe gusa Yezu Kristo watumye ibintu byose bibaho, ari na we dukesha ubuzima. Ariko ibyo ngibyo abantu bose ntibabisobanukiwe. Hariho abantu bamwe basanganywe akamenyero ko gusenga ibigirwamana, ku buryo iyo bariye inyama bibwira ko zaterekerejwe ikigirwamana, maze kubera intege nke zabo bakumva umutima ubarega ko bahumanye. Ibyokurya si byo byatugeza ku Mana. Iyo tutariye ibyokurya ibi n'ibi nta cyo duhomba, n'iyo tubiriye nta cyo twunguka. Nyamara mwirinde, kugira ngo ubwo burenganzira bwanyu butagusha mu cyaha abanyantegenke. Koko se umuntu w'umunyantegenke akubonye wowe “ujijutse” urīra mu ngoro y'ikigirwamana, ntibyamutera kurya inyama zaterekerejwe kandi umutima we utabimwemerera? Nuko rero uwo muvandimwe w'umunyantegenke Kristo yapfiriye azaba azize “kujijuka” kwawe. Nimucumura mutyo ku bavandimwe banyu, mukanakomeretsa imitima yabo isanzwe idakomeye, muzaba mucumuye no kuri Kristo. Kubera iyo mpamvu rero, niba hari ibyokurya byagusha umuvandimwe wanjye mu cyaha, sinzarya inyama bibaho kugira ngo ntamugusha. Mbese simfite uburenganzira bwo kwishyira nkizana? Ese sindi Intumwa ya Kristo? Mbese siniboneye Yezu Umwami wacu? Ese mwebwe ntimuri ikimenyetso kigaragaza umurimo Nyagasani yampaye gukora? Nubwo ku bw'abandi ntaba Intumwa ye, ku bwanyu ho ngomba kuba yo. Ni mwe cyemezo kiranga ko ndi Intumwa ya Kristo mbihawe na Nyagasani. Dore uko niregura ku bangenza. Mbese simfite uburenganzira bwo gutungwa n'umurimo nkora? Ese simfite uburenganzira bwo kugendana n'umugore wemera Kristo twashakanye, nk'izindi Ntumwa za Nyagasani n'abavandimwe be na Petero? Cyangwa se ni jye na Barinaba twenyine tugomba gukorera ibidutunga? Ni nde waba umusirikari akitunga? Ni nde watera ibiti by'imizabibu ntarye imbuto zabyo? Ni nde waragira ubushyo bw'inka ntanywe amata? Mwe kugira ngo ibyo ndabivuga nshingiye ku bintu bisanzwe mu bantu gusa. Erega n'Amategeko ya Musa ni ko abivuga! Muri ayo Mategeko handitswe ngo “Ntimugahambire umunwa w'ikimasa igihe gihonyōra ingano.” Mbese ni ukuvuga ko Imana yita ku bimasa gusa? Mbese aho si twebwe cyane cyane yabivugiye? Ni koko byanditswe ku bwacu, kuko uhinga n'uhura bombi baba bafite icyo biringira kuzakura ku musaruro. Twabibye muri mwe imbuto za Mwuka w'Imana, none se byaba bikabije dusaruye ku byo mwe mutunze? Niba abandi bafite uburenganzira bwo kugira icyo bababonaho, ubwo se ntitububarusha? Nyamara ntitwakoresheje ubwo burenganzira. Ahubwo twihanganiye byose, kugira ngo tudakoma mu nkokora Ubutumwa bwiza bwa Kristo. Mbese ntimuzi yuko abakora mu Ngoro y'Imana iyo Ngoro ari yo ibatunga, n'abatamba ibitambo bakabihabwaho umugabane? Ni na ko Nyagasani yategetse ngo abamamaza Ubutumwa bwiza batungwe na bwo. Nyamara jyewe sinagize icyo nitwaza na kimwe muri ibyo ngibyo, kandi ibi simbyandikiye kugira ngo ngire icyo ndonka. Ikiruta ni uko napfa! Ntawe uteze kunyambura ishema niratana. Kwamamaza Ubutumwa bwiza ntibyambera impamvu yo kwirata kuko ngomba kubikora byanze bikunze, ntabikoze naba ngushije ishyano. Iyo mba nkora uyu murimo ari jye wawihitiyemo, nagombaga kuwuhemberwa. Ariko ubwo atari jye biturukaho, ni ngombwa ko nkora umurimo Imana yanshinze. None se igihembo cyanjye ni ikihe? Ni ukwamamaza Ubutumwa bwiza ku buntu, ntiriwe nkoresha bwa burenganzira bwo gutungwa n'ubwo Butumwa. Nubwo nishyira nkizana, nigize inkoreragahato ya bose ngo ndusheho kwigarurira benshi, kugira ngo mbageze kuri Kristo. Iyo ndi mu Bayahudi, mba nk'Umuyahudi kugira ngo nigarurire Abayahudi. Iyo ndi mu batwarwa n'Amategeko mba nk'utwarwa na yo (nubwo jye ndatwarwa n'Amategeko), kugira ngo nigarurire abatwarwa na yo. Iyo ndi mu batazi Amategeko, nanjye mba nk'utayazi kugira ngo nigarurire abatayazi – ibyo simbivugiye yuko ntazi Amategeko y'Imana, kuko Kristo ari we Tegeko ringenga. Iyo ndi mu banyantegenke, mba umunyantegenke kugira ngo nigarurire abanyantegenke. Nigira nk'uko buri wese ameze, kugira ngo ibyo ari byo byose nkizemo bamwe. Ibyo byose mbikora kubera Ubutumwa bwiza ngira ngo mbugireho uruhare. Mbese ntimuzi yuko mu mikino, iyo abantu basiganwa, biruka bose, ariko umwe akaba ari we wegukana ikamba ho igihembo? Nuko rero namwe nimwiruke kugira ngo muzaryegukane. Abarushanwa mu mikino bose bamenya kwifata ku buryo bwose. Bo babikorera kugira ngo begukane ikamba rishira vuba, ariko twebwe tubikorera kuzegukana ikamba ridashira. Ni yo mpamvu nanjye niruka ntameze nk'utazi iyo agana, ngasa nk'ukina umukino wo guterana amakofi ariko simpushe. Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nkawukoresha agahato, kugira ngo ntazamara kwigisha abandi naho jye ngasigara ntemewe. Bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa ukuntu ba sogokuruza bose bagendaga bayobowe na cya gicu, kandi bose bakambuka ya nyanja. Bose babatirijwe muri cya gicu no muri ya nyanja, kugira ngo babe umwe na Musa. Bose basangiye bya byokurya byavuye ku Mana, bose banasangiye cya kinyobwa cyavuye ku Mana, kuko banyweraga kuri rwa rutare rwavuye ku Mana rwagendanaga na bo, kandi urwo rutare rwari Kristo. Ariko benshi muri bo ntibashimishije Imana, ni cyo cyatumye intumbi zabo zinyanyagira mu butayu. Ibyo byabaye kugira ngo bitubere icyitegererezo cyo kutuburira, kugira ngo tutararikira ibibi nka bo. Ntimukaramye kandi ibigirwamana nk'uko bamwe muri bo babigenje, ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Abantu baricara bararya baranywa, barangije barahaguruka barakina.” Byongeye kandi ntitugasambane nk'uko bamwe muri bo basambanye, bigatuma abantu ibihumbi makumyabiri na bitatu muri bo bapfira umunsi umwe. Nta n'ubwo dukwiriye kugerageza Nyagasani, nk'uko bamwe muri bo bamugerageje bakamarwa na za nzoka. Ntimukitotombe nk'uko bamwe muri bo babigenje, umumarayika w'umurimbuzi akabamara. Ibyabaye kuri abo bantu kwari ukugira ngo bibere abandi icyitegererezo, byandikiwe kutuburira kubera ko tugeze mu bihe by'imperuka. Nuko rero uwibwira ko ahagaze yirinde atagwa. Ntimwigeze muhura n'ikigeragezo na kimwe kidasanzwe mu bantu. Imana ni indahemuka, ntabwo izatuma mugeragezwa n'ibiruta ibyo mwabasha gutsinda. Ahubwo nimugeragezwa izabashoboza kubyihanganira, ibacire n'akanzu ngo mubone uko mubyivanamo. Bityo rero ncuti nkunda, mwirinde gusenga ibigirwamana. Ndabibabwira kuko muzi ubwenge, namwe nimusuzume ibyo mvuga. Mbese cya gikombe cy'umugisha dushimira Imana tukakinyweraho, si ko gusangira amaraso ya Kristo? Naho se wa mugati tumanyura tukawuryaho, si ko gusangira umubiri wa Kristo? Umugati turyaho ni umwe, bityo nubwo twe turi benshi turi umubiri umwe, kuko twese dusangira umugati umwe. Nimurebere ku rubyaro rwa Isiraheli. Mbese abarya ku byatambiwe ku rutambiro rweguriwe Imana, ntibaba bagize ubusābane na yo? Mbese ndashaka kuvuga ko ibigirwamana bifite akamaro, cyangwa se ko ibitambo byabiterekerejwe bifite akamaro? Oya. Icyo mvuga ni uko abatura ibyo bitambo atari Imana babitura, ahubwo babitura ingabo za Satani. Sinshaka ko mugirana ubusābane n'ingabo za Satani. Ntimushobora kubangikanya kunywera ku gikombe cya Nyagasani, no kunywera ku cy'ingabo za Satani. Ntimushobora kandi kubangikanya kurīra ku meza ya Nyagasani, no kurīra ku meza y'ingabo za Satani. Cyangwa se tuba dushaka kwikorereza ugufuha kwa Nyagasani? Mbese tumurusha amaboko? “Byose tubifitiye uburenganzira” (ni ko bamwe bavuga). Ni koko, nyamara si ko byose bifite akamaro. Yee, byose tubifitiye uburenganzira, ariko si ko byose byubaka ubugingo bw'umuntu. Ntihakagire uwishakira inyungu ye bwite, ahubwo ayishakire abandi. Mujye murya ibyaguriwe mu ibagiro byose mutiriwe mubaza, kugira ngo imitima yanyu itabacira urubanza, kuko isi n'ibiyuzuye byose ari ibya Nyagasani. Nihagira umuntu utemera Kristo ubararikira gusangira na we mukemera kujyayo, mujye murya ibyo abagaburiye byose mutiriwe mubaza kugira ngo imitima yanyu itabacira urubanza. Ariko hagize ubabwira ati: “Izi nyama ni izaterekerejwe ibigirwamana”, ntimukazirye kubera ko abibabwiye no kubera gutinya gushinjwa n'umutima. Umutima mvuga si uwanyu, ahubwo ni uwa wa wundi. Ikindi rero, kuki uburenganzira mfite bwo kwishyira nkizana bwanegurwa n'undi ufite umutima umushinja? Ubwo nshimira Imana ibyo ndya, kuki abantu bakwiha kunsebya kandi nabishimiye Imana? Ari ukurya ari ukunywa, cyangwa ari ugukora ikindi kintu cyose, mujye mubikorera guhesha Imana ikuzo. Mujye mwifata ku buryo mutabera imbogamizi Abayahudi, cyangwa abatari Abayahudi ndetse n'Umuryango w'Imana. Jyewe ubwanjye, ngerageza gushimisha abantu bose muri byose ntita ku nyungu zanjye bwite, ahubwo nita ku za bose kugira ngo bakizwe. Nuko rero nimukurikize urugero nabahaye, nk'uko nanjye nkurikiza urwa Kristo. Ndabashimira ko muhora munyibuka, kandi mukaba mukomeye ku mabwiriza nabashyikirije. Nyamara ndashaka ko musobanukirwa yuko Kristo ari we mutwe ugenga buri mugabo, naho umugabo akaba umutwe ugenga umugore we, n'Imana ikaba umutwe ugenga Kristo. Nuko rero umugabo witwikira umutwe igihe asenga cyangwa ahanura ngo avuge ibyo ahishuriwe, aba asuzuguye umutwe we (ari wo Kristo). Naho umugore utitwikiriye umutwe igihe asenga cyangwa ahanura, aba asuzuguye umutwe we (ari wo mugabo we). Uwo mugore aba ahwanye n'uwo bogoshe bakamumora. Atitwikiriye umutwe, ashatse yaniyogoshesha. Ariko ubwo biteye isoni ko umugore yiyogoshesha cyangwa ko yimoza, niyitwikire umutwe. Umugabo ntagomba kwitwikira umutwe kuko ari ishusho y'Imana, akagaragaza ikuzo ryayo. Naho umugore agaragaza ikuzo ry'umugabo we. Umugabo ntiyakomotse ku mugore, ahubwo umugore ni we wakomotse ku mugabo. Umugabo ntiyaremewe umugore, ahubwo umugore yaremewe umugabo. Ni cyo gituma kubera abamarayika bamureba, umugore agomba kwitwikira umutwe ngo bibe ikimenyetso cy'uko agengwa n'umugabo we. Nyamara imbere ya Nyagasani umugore ntiyakwigenga ku mugabo we, n'umugabo ntiyakwigenga ku mugore we, baba magirirane. Nk'uko umugore yakomotse ku mugabo ni na ko umugabo abyarwa n'umugore, ariko ibintu byose bikomoka ku Mana. Namwe nimumbwire: ese birakwiriye ko umugore asenga Imana atitwikiriye umutwe? Mbese umuco w'abantu ubwawo ntutwigisha ko bitera isoni kugira ngo umugabo agire umusatsi muremure, naho umugore yawugira bikamuhesha icyubahiro? Byongeye kandi, umugore yaherewe umusatsi muremure kugira ngo umubere umwambaro w'umutwe. Hagize umuntu ushaka kubigiramo impaka, amenye ko yaba twe yaba amatorero y'Imana, twese nta wundi muco twemera utari uwo. Mu mabwiriza akurikira sindi bubashime, kuko amakoraniro mugira adatuma mukora neza, ahubwo atuma mukora nabi. Bwa mbere numva yuko iyo mukoranye mwicamo uduce, kandi nkaba nemera ko bimwe ari byo. Koko ni ngombwa ko haba ibice muri mwe, kugira ngo abemewe n'Imana muri mwe bagaragare. Iyo mukoraniye hamwe ntabwo ari igaburo rya Nyagasani muba musangiye, kuko igihe mufungura umuntu wese atanguranwa kurya, ugasanga bamwe bishwe n'inzara naho abandi bafite umurengwe. Mbese nta ngo mufite ngo abe ari zo muriramo, abe ari na zo munyweramo? Cyangwa se murashaka gusuzugura Umuryango w'Imana, mugakoza isoni abadafite shinge na rugero? None se muragira ngo mbabwire iki? Ese mbashime? Ashwi sinabibashimira. Nabashyikirije amabwiriza nahawe na Nyagasani ari yo aya: Nyagasani Yezu mu ijoro yagambaniwemo yafashe umugati. Amaze gushimira Imana arawumanyura, aravuga ati: “Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.” Bamaze gufungura afata n'igikombe, aravuga ati: “Iki gikombe ni Isezerano rishya Imana igiranye n'abayo, rikaba ryemejwe n'amaraso yanjye. Igihe cyose mukinywereyeho mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke. Koko rero igihe cyose murya uyu mugati, mukanywera kuri iki gikombe, muba mutangaza iby'urupfu rwa Nyagasani kugeza ubwo azaza.” Bityo rero umuntu wese urya umugati wa Nyagasani, cyangwa akanywera ku gikombe cye ku buryo budakwiye, aba acumuye ku mubiri n'amaraso bya Nyagasani. Nuko rero umuntu wese abanze yisuzume, abone kurya uwo mugati no kunywera kuri icyo gikombe, kuko urya uwo mugati kandi akanywera kuri icyo gikombe atitaye ku mubiri wa Nyagasani, bizamukururira igihano cy'Imana. Ni na cyo gituma benshi muri mwe ari abanyantegenke n'abarwayi, ndetse bamwe bakaba barapfuye. Tubanje kwisuzuma ubwacu ntitwashyirwa mu rubanza. Igituma Nyagasani adushyira mu rubanza ubu akanaduhana, ni ukugira ngo tutazahanwa kimwe n'ab'isi. Nuko rero bavandimwe, igihe mukoraniye hamwe kugira ngo musangire mujye murindirana. Nihagira usonza arye iby'iwe, kugira ngo gukorana kwanyu kutabakururira gucirwaho iteka n'Imana. Ibisigaye nzabitunganya nje. Bavandimwe, sinshaka ko mwayoberwa ibyerekeye impano za Mwuka. Muzi yuko igihe mwari mutaremera Kristo, mwari mwaratwawe mutabizi ngo musenge ibigirwamana bitavuga. Ni cyo gituma mbamenyesha yuko nta muntu uyoborwa na Mwuka w'Imana wavuga ati: “Yezu navumwe!” Nta wavuga kandi ati: “Yezu ni Nyagasani”, atabiheshejwe na Mwuka Muziranenge. Hariho impano z'uburyo bwinshi, nyamara Mwuka uzitanga ni umwe. Hariho uburyo bwinshi bwo gukorera Imana, nyamara Nyagasani ukorerwa ni umwe. Hariho imikorere y'uburyo bwinshi, nyamara Imana ikorera byose muri bose ni imwe. Mwuka w'Imana yigaragariza mu mpano aha buri muntu, kugira ngo bigirire bose akamaro. Mwuka aha umwe kuvuga ijambo ry'ubwenge, undi uwo Mwuka akamuha kuvuga ijambo ry'ubumenyi. Undi uwo Mwuka akamuha kwizera Imana, undi uwo Mwuka umwe akamuha impano zo gukiza indwara. Undi akamuha gukora ibitangaza, undi akamuha guhanura ngo avuge ibyo ahishuriwe, undi akamuha kugenzura uvuga niba avugishwa n'ingabo za Satani cyangwa na Mwuka w'Imana. Undi akamuha kuvuga mu ndimi zindi, undi akamuha gusobanura izo ndimi. Byongeye kandi Mwuka ukora ibyo byose ni umwe rukumbi, agaba impano uko ashaka kuri buri muntu. Umubiri w'umuntu ni umwe, ariko ukagirwa n'ingingo nyinshi nubwo ari nyinshi, izo ngingo zose zikaba zigize umubiri umwe. Ni ko bimeze no kuri Kristo. Twaba Abayahudi cyangwa se abatari Abayahudi, twaba inkoreragahato cyangwa se abishyira bakizana, twese twabatirijwe muri Mwuka umwe ngo tube ingingo z'umubiri umwe, kandi twese twahawe kunywera ku isōko imwe ari yo Mwuka w'Imana. Koko rero umubiri ntugizwe n'urugingo rumwe gusa, ahubwo ugizwe na nyinshi. Ikirenge kivuze kiti “Ubwo ntari ikiganza sindi urugingo rw'umubiri,” si byo byatuma kitaba rwo. N'ugutwi kuvuze kuti: “Ubwo ntari ijisho sindi urugingo rw'umubiri,” si byo byatuma kutaba rwo. Mbese iyo umubiri wose ujya kuba ijisho, umuntu yari kumva ate? Iyo umubiri wose ujya kuba ugutwi, umuntu yari guhumurirwa ate? Ubusanzwe Imana yashyizeho buri rugingo mu mwanya warwo uko ishaka. Mbese iyo zose zijya kuba urugingo rumwe, umubiri wari kubaho ute? Ubusanzwe hariho ingingo nyinshi, ariko umubiri ni umwe. Ijisho ntiryabwira ikiganza riti: “Singukeneye!” n'umutwe ntiwabwira ibirenge uti: “Simbakeneye!” Ahubwo ingingo z'umubiri zigaragara ko ari inyantege nke ni zo zikenerwa cyane. Ingingo zo ku mubiri dukeka ko zisuzuguritse ni zo twubaha kuruta izindi, kandi izidashyirwa ku mugaragaro ni zo twitaho cyane, naho iziteye neza ntizikeneye kwitabwaho. Imana yahuje ingingo z'umubiri ku buryo yarushijeho guha icyubahiro ingingo zari zikibuze, kugira ngo ingingo z'umubiri zitiremamo ibice, ahubwo kugira ngo zose ziterane inkunga. Iyo urugingo rumwe rubabaye zose zibabarana na rwo, naho iyo rumwe ruhawe icyubahiro, izindi na zo zirishima. Nuko rero mwese hamwe mugize umubiri wa Kristo, kandi buri muntu ni urugingo rwawo. Dore abo Imana yashyizeho mu Muryango wayo: ubwa mbere yashyizeho Intumwa za Kristo, ubwa kabiri abahanuzi bavuga ibyo bahishuriwe, ubwa gatatu abigisha, hanyuma ishyiraho abakora ibitangaza, abafite impano zo gukiza indwara, abafasha abandi, abayobozi n'abavuga indimi zindi. Mbese bose ni ko ari intumwa za Kristo? Ese ni ko bose ari abahanuzi? Mbese ni ko bose ari abigisha? Ese bose ni ko bakora ibitangaza? Mbese ni ko bose bafite impano zo gukiza indwara? Ese bose ni ko bavuga indimi zindi? Cyangwa se ni ko basobanura izo ndimi? Nuko rero nimuharanire impano zisumba izindi. Nanjye kandi ndabarangira inzira ihebuje. Nubwo navuga indimi z'abantu n'iz'abamarayika ariko singire urukundo, naba meze nk'ingoma inihira cyangwa inzogera irangīra. Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya amabanga yose no gusobanukirwa ibintu byose, ndetse nkagira ukwizera guhagije kwatuma ntegeka imisozi ngo ive aho iri ariko singire urukundo, nta cyo naba ndi cyo. Nubwo natanga ibyo ntunze byose ngo bihabwe abakene, ndetse nanjye ubwanjye nkitanga ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira. Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, ntirwirarira kandi ntirwihimbaza. Urukundo ntirukoza isoni, ntirwikanyiza, ntirwivumbura, ntirugira inzika, ntirwishimira ibibi abandi bakora, ahubwo rwishimira ukuri. Urukundo rwihanganira byose, muri byose rukemera Imana, rukiringira kandi rukiyumanganya. Urukundo ruzahoraho. Impano yo guhanura izakurwaho, iyo kuvuga indimi zindi izarangira, iy'ubumenyi izakurwaho. Koko rero ubumenyi bwacu ni igicagate, n'uguhanura kwacu ni igicagate. Ariko nihaza ibyuzuye, ibicagase bizakurwaho. Nkiri umwana navugaga nk'umwana, ngatekereza nk'umwana nkibwira nk'umwana. Ariko aho mariye gukura iby'ubwana ndabireka. Ibyo tureba ubu bimeze nk'ibiboneka mu ndorerwamo itabona neza, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye. Ubu ibyo nzi ni igicagate, ariko icyo gihe nzaba mbizi byimazeyo nk'uko Imana inzi. Ubu rero hagumyeho ibi uko ari bitatu: ukwemera Kristo, ukwiringira n'urukundo, ariko ikibiruta byose ni urukundo. Noneho mushishikarire kugira urukundo. Mwifuze kandi impano za Mwuka, ariko cyane cyane impano yo guhanura ngo muvuge ibyo muhishuriwe n'Imana. Uvuga indimi zindi ntaba abwira abantu, ahubwo aba abwira Imana kuko nta wumva icyo avuga. Aba avuga amabanga akesha Mwuka. Nyamara umuntu uhanura aba abwira abantu amagambo yo kubaka ubugingo bwabo no kubakomeza no kubahumuriza. Umuntu uvuga indimi zindi aba yubaka ubugingo bwe wenyine, ariko uhanura aba yubaka ubw'Umuryango w'Imana. Nakwifuza ko mwese muvuga indimi zindi, ariko cyane cyane nakunda ko muhanura kuko uhanura arusha agaciro uvuga indimi zindi, keretse uzivuga aramutse azisobanuye kugira ngo byubake ubugingo bw'Umuryango w'Imana. Ni ko se bavandimwe, ndamutse nje iwanyu mvuga indimi zindi byabamarira iki? Nta cyo keretse mbabwiye ibyo Imana yampishuriye cyangwa ibyo yampaye kumenya, cyangwa ibyo yantumye kubahanurira cyangwa kubigisha. Dutange urugero ku bintu bivuzwa nk'imyironge, cyangwa ibicurangwa nk'inanga. Mbese iyo bavugije umwironge cyangwa bagacuranga, wamenya ute indirimbo iyo ari yo niba amajwi yayo adasobanutse? Ikindi, uvuza ihembe narivuza binyuranyije no gutabaza, ni nde uzitegura kujya ku rugamba? No kuri mwe ni uko bimeze, mbese nimuvuga ururimi rundi ibyo muvuze bizamenyekana bite? Muzamera nk'abagosorera mu rucaca. Indimi zo ku isi nubwo ari nyinshi cyane, nta na rumwe rutagira icyo rusobanura. Nyamara ntasobanukiwe icyo umuntu avuze, mba mbaye umunyamahanga kuri we, na we bikaba bityo. None rero ubwo namwe muhirimbanira kugira impano za Mwuka, muharanire cyane cyane izakubaka ubugingo bw'Umuryango w'Imana. Ni yo mpamvu uvuga ururimi rundi agomba gusaba Imana ngo imuhe no kurusobanura. Nuko rero iyo nsenga mu rurimi rundi, mba nsenga mvugishwa na Mwuka ubwenge bwanjye bwihagarariye. None se mbigenze nte? Rimwe nzajya nsenga mvugishwa na Mwuka, ubundi nsenge ntekereza ibyo mvuga. Rimwe nzajya ndirimba ndirimbishwa na Mwuka, ubundi ndirimbe ntekereza ibyo ndirimba. Mbese uramutse ushimiye Imana uvugishijwe na Mwuka, mu ikoraniro hakaba haje umuntu utaramenyera ibyanyu, yabasha ate kwikiriza ati: “Amina” kandi atazi ko ushimiye Imana? Yee, waba ushimiye Imana neza ariko uwo muntu nta cyo biba bimwunguye. Ndashimira Imana ko mwese mbarusha kuvuga indimi zindi. Ariko mu ikoraniro nakunda kuvuga amagambo atanu yumvikana kugira ngo nigishe abandi, kuruta kuvuga amagambo ibihumbi n'ibihumbi mu rurimi rundi. Bavandimwe, ntimukabe abana mu mitekerereze yanyu, icyakora ku byerekeye ubugizi bwa nabi mube nk'abana bato koko, naho mu mitekerereze mube nk'abantu bakuze. Mu gitabo cy'Amategeko handitse ibyo Nyagasani yavuze ngo “Nzabwira aba bantu, mbatumyeho abavuga izindi ndimi, mbabwize akanwa k'abanyamahanga, nyamara kandi ntibazantega amatwi.” Nuko rero kuvuga indimi zindi ni ikimenyetso kitagenewe abemera Kristo ahubwo cyagenewe abatamwemera, naho guhanura si ikimenyetso cy'abatamwemera ahubwo ni icy'abamwemera. Mbese ikoraniro ryose riramutse rivugiye icyarimwe mu ndimi zindi, hakinjira abantu batamenyereye ibyo cyangwa batemera Kristo, ntibabita abasazi? Nyamara bose baramutse bahanuye, hakinjira utemera Kristo cyangwa utamenyereye ibyanyu, azumva bose bamwemeza ibyaha bye, bose bamucira n'urubanza. Ibihishwe mu mutima we bizashyirwa ahagaragara, maze yikubite hasi aramye Imana avuge ati: “Koko Imana iri kumwe namwe.” None se bavandimwe, bikwiye kumera bite? Igihe mukoraniye hamwe umwe afite indirimbo, undi inyigisho, undi ibyo ahishuriwe, undi ibyo kuvuga mu rurimi rundi, undi ibyo kurusobanura. Byose bibereho kubaka ubugingo bw'Umuryango w'Imana. Hagize abavuga indimi zindi havuge babiri cyangwa batatu gusa, kandi bavuge umwe umwe ndetse habeho n'usobanura ibyo bavuze. Ariko nihabura usobanura ntihakagire uvuga ururimi rundi mu ikoraniro, ahubwo urufite niyibwire mu mutima, abwire n'Imana. Naho abahanura havuge babiri cyangwa batatu, abandi bagenzure ibyo bavuze. Igihe umwe avuga undi akagira icyo ahishurirwa n'Imana, uwavugaga abe aretse. Mwese mubasha guhanura ariko mubikore umwe umwe, kugira ngo mwese bibigishe kandi bibakomeze. Abahanura ni bo bagenga impano bahawe. Imana si iy'imivurungano ahubwo ni iy'amahoro. Nk'uko bisanzwe mu matorero yose y'intore za Kristo, abagore bajye bacecekera mu makoraniro. Ntibafite uburenganzira bwo kuvuga, ahubwo bemere gutegekwa nk'uko n'Amategeko abivuga. Baramutse bafite icyo bashaka kubaza, babarize abagabo babo imuhira kuko biteye isoni ko umugore avugira mu ikoraniro. Mbese muribwira ko Ijambo ry'Imana ari mwe rikomokaho, cyangwa ko ari mwe ryagezeho mwenyine? Niba muri mwe hari umuntu utekereza ko ari umuhanuzi cyangwa ko ayoborwa na Mwuka, amenye ko ibi mbandikiye ari itegeko rya Nyagasani. Ariko nihagira umuntu utita kuri ibyo, namwe ntimukamwiteho. Bityo rero bavandimwe, muharanire iyo mpano yo guhanura, kandi ntimukagire uwo mubuza kuvuga indimi zindi. Nyamara byose bikorwe uko bikwiye muri gahunda. Bavandimwe, ndashaka kubibutsa Ubutumwa bwiza nabagejejeho, mukabwakira mukabukomeraho Ubwo Butumwa ni bwo bubahesha agakiza niba mubukomeyeho nk'uko nabubabwiye, naho ubundi ukwizera kwanyu kwaba ari impfabusa. Ubutumwa bw'ingenzi nabanje kubagezaho ni ubu: Kristo yapfuye azize ibyaha byacu nk'uko Ibyanditswe bivuga. Yarahambwe maze ku munsi wa gatatu arazuka, nk'uko byari byaranditswe. Abonekera Petero, abonekera na za Ntumwa ze cumi n'ebyiri. Nyuma abonekera icyarimwe abavandimwe basāga magana atanu, bamwe muri bo barapfuye ariko abenshi na n'ubu baracyariho. Hanyuma abonekera Yakobo, abonekera n'Intumwa ze zose. Nuko nyuma y'abo bose nanjye arambonekera, kandi meze nk'uwavutse atagejeje igihe. Koko ni jye muto mu Ntumwa za Kristo, ndetse sinkwiriye kwitwa Intumwa ye kuko natoteje abo mu Muryango w'Imana. Nyamara ubuntu nagiriwe n'Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi uku, kandi ubwo buntu ntibwapfuye ubusa. Ahubwo nashishikariye gukora kurusha abo bose, ariko atari jye wikoresha ahubwo ari bwa buntu bw'Imana. Nuko rero yaba jye cyangwa bo, ubwo ni bwo Butumwa dutangaza kandi ni na bwo mwemeye. None se ubwo byamamazwa ko Kristo yazutse, abo muri mwe bavuga ko abapfuye batazazuka babiterwa n'iki? Niba abapfuye batazazuka, ni ukuvuga ko Kristo na we atazutse. Byongeye kandi niba Kristo atazutse, Ubutumwa twamamaza bwaba ari ubusa kandi ibyo mwizera na byo byaba ari ubusa. Ndetse natwe twaba tubaye nk'abahimbiye Imana, kuko twahamije ko yazuye Kristo kandi atari ko biri niba koko abapfuye batazazuka. Niba abapfuye batazazuka, Kristo na we ntiyazutse. Ikindi kandi niba Kristo atarazutse mwaba mwizeye ubusa, mwaba mukiri mu byaha byanyu. Ndetse n'abapfuye bizeye Kristo baba bararimbutse. Niba kwiringira Kristo bidufitiye akamaro tukiriho gusa, twaba turi abantu bo kugirirwa impuhwe kurusha abandi bose. Ariko mu by'ukuri Kristo yarazutse, atubera umuganura w'abapfuye bazazuka. Nk'uko urupfu rwazanywe n'umuntu umwe, ni na ko kuzuka kw'abapfuye kwazanywe n'umuntu umwe. Nk'uko abo mu rubyaro rwa Adamu bose bapfa, ni ko abo muri Kristo bose bazabaho. Buri wese azabigeraho mu rwego rwe. Habanje umuganura wo kuzuka ari we Kristo, noneho abayobotse Kristo bazabona kuzuka igihe azaba aje. Nyuma hazaza imperuka, Kristo atsembe ibyitwa ibinyabutware n'ibinyabushobozi n'ibinyabubasha, maze abone gushyikiriza Imana Se ubwami. Kristo agomba kwima ingoma, Imana na yo izamutsindira abanzi bose ibashyire munsi y'ibirenge bye. Umwanzi uzaheruka gutsembwa ni urupfu. Koko kandi Ibyanditswe bivuga ngo: “Imana yamuhaye kugenga ibintu byose.” Icyakora igihe bivugwa ko Imana yamuhaye kugenga byose, birumvikana ko yo itabibarirwamo. Noneho ubwo Umwana w'Imana azaba amaze kwegurirwa byose, ni ho na we aziyegurira Iyamweguriye byose, bityo Imana igenge byose ku buryo bwuzuye. Bitabaye bityo twibaze kuri ba bandi babatirizwa abamaze gupfa. Niba koko abapfuye batazazuka, baterwa n'iki kubabatirizwa? Natwe kandi ni iki gituma duhara amagara yacu buri gihe? Buri munsi mpora mpanganye n'urupfu – bavandimwe, ibyo ni ko biri mbitewe n'ishema muntera kubera Umwami wacu Yezu Kristo. Biba byaramariye iki kurwana n'inyamaswa muri Efezi, iyo nza guharanira inyungu yo kuri iyi si gusa? Yemwe, niba abapfuye batazazuka dukurikize ya mvugo ngo:, “Nimureke twirire kandi twinywere kuko ejo tuzapfa.” Ntihakagire ubayobya: “Kubana n'ababi byonona ingeso nziza” (nk'uko umwe yavuze). Mwisubireho mwifate uko bikwiye, mureke gucumura. Erega bamwe muri mwe ntibamenye Imana, ibyo mbivugiye kubakoza isoni! Ahari hari uwabaza ati: “Abapfuye bazurwa bate? Bazazukana imibiri iteye ite?” Mbega ubupfu! Icyo utera nticyamera kitabanje gupfa. Kandi rero urwo utera ntirusa n'icyo ruzera hanyuma, ahubwo ni urubuto bubuto, rwaba ingano cyangwa urundi rwose. Ariko buri rubuto iyo rumaze guterwa, Imana iruha ishusho yarugeneye, rumwe ukwarwo urundi ukwarwo uko amoko y'imbuto angana. No ku bifite umubiri n'amaraso ni ko biri: icyitwa umubiri cyose si kimwe. Umuntu agira umubiri usa ukwawo, n'inyamaswa ikagira umubiri usa ukwawo, inyoni na yo ni uko n'ifi na yo ni uko. Hari ibyaremwe byo mu ijuru n'ibindi byo ku isi. Ubwiza bw'ibyo mu ijuru buteye ukwabwo, n'ubw'ibyo ku isi buteye ukwabwo. Izuba rifite ukurabagirana kwaryo, ukwezi kukagira ukwako, n'inyenyeri zikagira ukwazo. Ndetse inyenyeri ntizihwanyije kurabagirana. Ni na ko bimera mu kuzuka kw'abapfuye. Umubiri ushyirwa mu butaka ni umurambo wo kubora, ariko uzazuka utakiri uwo kubora. Ushyirwa mu butaka usuzuguritse ariko uzazukana ikuzo, ushyirwa mu butaka ufite intege nke ariko uzazukana imbaraga, ushyirwa mu butaka ari umubiri upfa ariko uzazuka ari umubiri utangwa na Mwuka. Ubwo habaho imibiri ipfa, habaho n'imibiri itangwa na Mwuka. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Umuntu wa mbere Adamu aba muzima”, naho Adamu wa nyuma (Kristo) yabaye Mwuka utanga ubugingo. Ufite umubiri utangwa na Mwuka si we wabanje, ahubwo habanje ufite umubiri upfa, haheruka ufite umubiri utangwa na Mwuka. Adamu wa mbere yaremwe mu gitaka agizwe n'igitaka, naho Adamu wa kabiri yavuye mu ijuru. Abafite imibiri ivanywe mu gitaka bateye nka wa mukurambere wabo wavanywe mu gitaka, naho abafite ubugingo bwo mu ijuru bateye nka wa Muntu wavuye mu ijuru. Noneho rero nk'uko twagiranye isano na wa muntu w'igitaka, ni ko tuzagirana isano na wa Muntu w'ijuru. Nuko bavandimwe, icyo nshaka kuvuga ni iki: umubiri n'amaraso ntibibasha guhesha umuntu umugabane ku bwami bw'Imana, kandi ibibora ntibyamuhesha umugabane ku bitabora. Ni ngombwa ko twebwe abafite imibiri ibora twambikwa itazabora, kandi ko twebwe abafite imibiri ipfa twambikwa itazapfa. Ndetse twebwe ab'imibiri ipfa ikabora, nitumara kwambikwa idapfa ntinabore ni bwo bizaba nk'uko rya jambo ryanditse ngo: “Urupfu ruratsinzwe burundu!”. “Wa rupfu we, ugutsinda kwawe kuri he? Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?” Koko kandi ibyaha ni byo rubori rw'urupfu, naho igituma ibyaha bituganza kikaba Amategeko. Ariko Imana ishimirwe ko iduha gutsinda kubera Umwami wacu Yezu Kristo. Bityo rero bavandimwe nkunda, nimukomere. Ntimugire ikibahungabanya. Murusheho gushishikarira gukorera Nyagasani, muzi ko muri we imvune zanyu atari impfabusa. Ibyerekeye imfashanyo zo kunganira intore z'Imana, mugenze nk'uko nategetse amatorero ya Kristo yo muri Galati. Ku munsi wa mbere ari ho ku cyumweru, buri muntu wese muri mwe ajye agira icyo azigama akurikije amikoro ye agishyire iruhande, kugira ngo igihe nzaba nje mutazaba ari bwo muhugira mu byo guterateranya imfashanyo. Ningera iwanyu rero nzaha abantu mwatoranyije inzandiko zo kubasohoza, bajyane imfashanyo zanyu i Yeruzalemu. Nibiba ngombwa ko nanjye ngenda tuzajyana. Nzaza iwanyu nyuze muri Masedoniya, kuko ari ho nzanyura. Birashoboka ko natinda iwanyu wenda nkaba naharangiriza amezi y'imbeho, kugira ngo mumfashe gukomeza urugendo rwanjye aho nzajya hose. Sinifuza kubonana namwe huti huti ngo nkomeze urugendo. Nizeye kuzamara iwanyu iminsi, Nyagasani nabishaka. Nzaguma ino muri Efezi kugeza mu gihe cya Pentekote. Hano nugururiwe amarembo kugira ngo mpakore umurimo munini w'ingirakamaro, icyakora abandwanya ni benshi. Timoteyo naza muzamwakire ku buryo atagira icyo yishisha ari iwanyu, kuko na we akorera Nyagasani nkanjye. Nuko rero ntihazagire umusuzugura, ahubwo muzamufashe akomeze urugendo rwe amahoro angereho, kuko jye n'abandi bavandimwe tumutegereje. Ibyerekeye umuvandimwe Apolo, namusabye nkomeje ngo azazane iwanyu n'abandi bavandimwe ariko ntashaka na busa kuza ubungubu, icyakora nabona uburyo azaza. Mube maso mwishingikirije ku uwo twemera, mube abagabo b'intwari kandi mukomere. Icyo mukora cyose mugikorane urukundo. Byaranshimishije kubona Sitefana na Foritunato na Akayiku baje, bankoreye icyo mwajyaga gukora iyo muhaba. Ari jye ari namwe baturemye agatima. Mujye mushima abameze batyo. Abo mu matorero ya Kristo yo muri Aziya barabaramutsa. Akwila na Purisila hamwe n'itorero rikoranira mu rugo rwabo, barabaramutsa mu izina rya Nyagasani. Abavandimwe bose barabaramutsa. Namwe muramukanye muhoberana ku buryo butagira amakemwa. Jyewe Pawulo ndabatashya. Ibi ni jye ubyiyandikiye n'ukwanjye kuboko. Nihagira udakunda Nyagasani avumwe! “Marana ta”, ni ukuvuga ngo: “Ngwino Nyagasani.” Nyagasani Yezu nagumye kubagirira ubuntu. Ni jye ubakunda mwese ku bwa Kristo Yezu. Jyewe Pawulo, Intumwa ya Kristo Yezu nk'uko Imana yabishatse, hamwe n'umuvandimwe Timoteyo, turabandikiye mwebwe itorero ry'Imana riri i Korinti, hamwe n'intore zayo zose ziri muri Akaya yose. Imana Data nibagirire ubuntu ibahe n'amahoro, ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo. Dushimire Imana, Se w'Umwami wacu Yezu Kristo. Ni yo mubyeyi nyir'impuhwe, ni Imana ihumuriza abayo uko byamera kose. Ni yo iduhumuriza mu makuba yacu yose, kugira ngo natwe dushobore guhumuriza abandi bayafite bose, tubahumuriza uko natwe Imana yaduhumurije. Bityo rero nk'uko imibabaro ya Kristo itugeraho bikabije, ni na ko iduhumuriza bihebuje ikoresheje Kristo. Igihe twe tubabazwa ni ukugira ngo mwe Imana ibahumurize inabakize, kandi igihe Imana iduhumuriza ni ukugira ngo namwe ibahumurize, ibashoboze kwihanganira iyo mibabaro dusangiye. Ntidutezuka kwiringira Imana ku bwanyu, tuzi ko dusangiye guhumurizwa na yo kimwe n'uko dusangiye imibabaro. Bavandimwe, turashaka ko mumenya amakuba twagiriye mu ntara ya Aziya. Yari menshi bikabije, ntiyari ayo kwihanganirwa ku buryo twihebye, ntitwaba tukiringiye kubaho. Ubirebye twabaye nk'abaciriwe urwo gupfa, kwari ukugira ngo tutizera ububasha bwacu ahubwo twizere Imana izura abapfuye. Ni yo yaturokoye urupfu rukomeye, rutyo rwose izanaturokora. Erega ni yo twiringiye, izongera iturokore kuko namwe mufatanyije natwe mukaba mudusabira! Bityo kubera amasengesho y'abantu benshi, Imana izatugirira ubuntu bitume benshi bayishimira ku bwacu. Ngiki ikidutera ishema: ni uko umutima wacu utwemeza ko twabaye kuri iyi si cyane cyane muri mwe, twiyoroheje tutaryarya kandi tubikesha Imana. Ibyo ntitwabitewe n'ubwenge bw'abantu, ahubwo twabitewe n'ubuntu Imana itugirira. Kuko nari nizeye ibyo nagize umugambi wo kuba ari mwe mbanza gusura, kugira ngo Imana ibagirire ubuntu ubwa kabiri. Nari nafashe umugambi wo kunyura iwanyu njya mu ntara ya Masedoniya, no kongera kubareba mvayo ngo mumfashe gukomeza urugendo rwanjye rwo kujya muri Yudeya. Mbese muribwira yuko igihe nateganyaga ibyo nabikoze mpubutse? Cyangwa muribwira yuko mfata imigambi nk'ab'isi, ku buryo mbasha kuvuga nti: “Yego nzaza”, hanyuma nti: “Oya sinzaza”? Imana ni yo ntanze ho umugabo: ntabwo twabarimanganyije tuti: “Yego”, kandi ngo: “Oya”. Koko rero Kristo Yezu Umwana w'Imana twamamaje iwanyu – jye na Silasi na Timoteyo – ntabwo icyarimwe yaba “Yego” na “Oya”, ahubwo we nta kindi kimuvamo kitari “Yego”. “Yego” ya Kristo ni yo cyemezo cy'amasezerano y'Imana uko angana, natwe rero akaduha kwikiriza tuti: “Amina” kugira ngo duheshe Imana ikuzo. Twebwe namwe, Imana ubwayo ni yo idushoboza gukomera kuri Kristo. Ni na yo yadutoranyije ngo dukore umurimo wayo, kandi ikadushyiraho ikimenyetso kigaragaza ko turi abayo, mu mitima yacu ikaduha Mwuka wayo ho umusogongero w'ibyiza tuzahabwa. Imana ni yo ntanzeho umugabo – niba mbeshya ibimpōre. Icyatumye ntongera kuza i Korinti kwari ukugira ngo ntabaremerera. Erega si twe tubagenga ku byerekeye ibyo kuyoboka Kristo – musanzwe mukomeye kuri we! Ahubwo dukorana namwe kugira ngo mugire ibyishimo. Koko niyemeje kutagaruka iwanyu kugira ngo ntongera kubatera agahinda. None se ndamutse mbateye agahinda, jye ni ba nde bantera ibyishimo? Ese si mwebwe kandi ari mwe nateye agahinda? Burya icyatumye mbandikira kwari ukugira ngo ningera iwanyu, ndaterwa agahinda n'abantu bagombaga kunshimisha. Mpamya ko igihe jye nishimye, namwe mwese muba mwishimye. Koko nabandikiye ndi mu makuba menshi kandi mfite umutima uhagaze, ndetse mbogoza amarira menshi atari ukugira ngo mbatere agahinda, ahubwo ari ukugira ngo mbereke ukuntu mbakunda cyane. Niba hariho umuntu wagize uwo atera agahinda, si jye yagateye ahubwo ni mwe mwese – cyangwa se ntakabije ni bamwe muri mwe. Igihano abenshi muri mwe bahanishije uwo muntu kirahagije. Ndetse ahasigaye mugomba kubabarira uwo muntu, mukamuhumuriza kugira ngo aticwa n'agahinda gakabije. Ndabinginze rero mumwereke ko mumukunda. Burya icyatumye mbandikira kwari ukugira ngo mbasuzume, ndebe ko mwumvira muri byose. Iyo mubabariye umuntu, nanjye mba mubabariye. Koko kandi niba jye naragize icyo mubabarira – habaye impamvu ituma mubabarira – mba narabikoze ku bwanyu, Kristo ni we ntanze ho umugabo. Bityo tuba tudahaye Satani urwaho rwo kutugusha mu mutego: erega ntituyobewe imigambi ye! Igihe nageraga i Tirowa njyanywe no kwamamaza Ubutumwa bwiza bwa Kristo, nasanze Nyagasani yaranyugururiye amarembo. Icyakora nahagaritswe umutima cyane no gusanga umuvandimwe wanjye Tito adahari, ni ko kubasezeraho njya muri Masedoniya. Ariko Imana ishimwe yo iturangaza imbere, turi mu myiyereko y'ugutabaruka kwa Kristo. Ni yo ituma tugaragaza ibya Kristo ahantu hose, kugira ngo impumuro nziza yo kumumenya ikwire. Koko rero turi nk'imibavu ihumura neza Kristo atura Imana, impumuro yayo ikagera ku bantu bakizwa no ku bahabye. Ku bahabye ni impumuro y'urupfu ibibutsa ko bazapfa, ku bakizwa ni impumuro y'ubugingo ibibutsa ko bazabaho. Ese ubwo ni nde washobora gukora uwo murimo? Twebwe ntitumeze nk'abantu benshi bafata Ijambo ry'Imana nk'igicuruzwa mu isoko. Ahubwo turivuga tutaryarya dutumwe n'Imana, turi imbere yayo muri Kristo. Mbese ibyo bivuga ko twongeye kwiyogeza? Cyangwa se dukeneye inzandiko zo kudusohoza kuri mwe, cyangwa izo twabaka tukazitwaza nk'uko bamwe babigenza? Mwebwe ubwanyu ni mwe rwandiko rwanditswe ku mitima yacu, ruzwi na bose rugasomwa na bose. Biragaragara ko muri urwandiko rwanditswe na Kristo akarudushinga. Urwo rwandiko ntirwanditswe hakoreshejwe wino, ahubwo rwanditswe hakoreshejwe Mwuka w'Imana nzima. Ibyo rwanditsweho si amabuye abaje, ahubwo ni imitima y'abantu. Ibyo ni byo twemeza tubitewe no kwizera Imana tubikesha Kristo. Ntitwakwibwira ko hari icyo dushobora gukora ubwacu, ahubwo ibyo dukora byose Imana ni yo ibidushoboza. Ni yo yatugize abagaragu bayo ngo dukorere Isezerano rishya ridashingiye ku Mategeko yanditswe, ahubwo rishingiye kuri Mwuka. Amategeko yanditswe aricisha, naho Mwuka akabeshaho. Ayo Mategeko inyuguti zayo zanditswe ku mabuye abaje. Nyamara kandi yaje aherekejwe n'ikuzo ry'Imana, ku buryo Abisiraheli batashoboye kwitegereza mu maso ha Musa, kubera iryo kuzo rirabagirana kandi ari ikuzo rishira. Ubwo Amategeko yari afite umurimo wo guteza abantu urupfu, kandi akaba afite ikuzo ringana rityo, mbega ukuntu umurimo wa Mwuka uzarushaho kugaragaza ikuzo ry'Imana! Ubwo Amategeko afite umurimo wo gucira abantu iteka kandi akaba afite ikuzo, mbega ukuntu umurimo utuma abantu batunganira Imana urushaho kugira ikuzo risesuye! Ni ukuri ibyahoranye ikuzo nta kuzo bigifite, ubigereranyije n'ibisigaye bifite ikuzo risesuye. Koko rero, ubwo ibyamaze akanya gato bigashira byahawe ikuzo, mbega ukuntu ibizahoraho bizarushaho kurihabwa! Noneho ubwo dufite ibyo twiringira bingana bityo, ni cyo gituma dushira amanga cyane. Ntitumeze nka Musa witwikiraga igitambaro mu maso, kugira ngo Abisiraheli batabona rya kuzo rishira. Nyamara ibitekerezo byabo byahumiye ku mirari. No kugeza magingo aya cya gitambaro baracyacyitwikira mu maso, igihe basomerwa Isezerano rya Kera. Erega uri muri Kristo wenyine ni we kivanwaho! Rwose no kugeza uyu munsi iyo umuntu abasomera igitabo cya Musa, cya gitwikirizo kiba kibambītse ku mitima yabo. Ariko nk'uko Ibyanditswe bivuga: “Iyo umuntu ahindukiriye Nyagasani, icyo gitwikirizo gikurwaho.” Nyagasani uvugwa aha ni Mwuka kandi aho Mwuka wa Nyagasani ari, ni ho haba kwishyira ukizana by'ukuri. Twebwe twese rero dutwikuruwe mu maso turabagirana ikuzo rya Nyagasani. Bityo tugumya guhindurwa kugira ngo duse na we, tugahabwa ikuzo rigenda ryiyongera ubutitsa. Ibyo Mwuka wa Nyagasani ni we ubikora. Koko rero Imana yatugiriye imbabazi idushinga uyu murimo, ni cyo gituma tudacogora. Ahubwo twazinutswe ibiteye isoni byose bikorwa rwihishwa, ntitucyifata nk'abariganya cyangwa ngo duhindagure Ijambo ry'Imana. Ahubwo tugaragariza buri muntu ukuri kw'Imana, kugira ngo aturebereho agire umutima unyuzwe imbere yayo. Nyamara rero niba Ubutumwa bwiza twashinzwe butwikiriwe, abazimiye ni bo baba babuhishwe. Abo ntibemera ubwo Butumwa kuko imana mbi y'ab'iki gihe yabahumye imitima, kugira ngo batabona urumuri rw'Ubutumwa bwiza buranga ikuzo rya Kristo, ari we shusho y'Imana. Erega si twe twiyamamaza ahubwo ni Kristo twamamaza, twerekana ko ari we Nyagasani naho twebwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yezu. Imana yavuze iti: “Umucyo ubandurire mu mwijima,” ni na yo yatumye urumuri rwayo rubandurira mu mitima yacu kugira ngo ikuzo ryayo tubonera mu maso ha Kristo, turimenye ritumurikire. Icyakora ubukungu bwo kumenya ibyo tubutwaye tumeze nk'ibibindi bimeneka ubusa. Ni ukugira ngo ububasha buhebuje budukoreramo bwe kutwitirirwa, ahubwo bumenyekane ko ari ubw'Imana. Tubabazwa ku buryo bwose nyamara ntibiduca intege, duhura n'ingorane nyamara ntitwiheba, turatotezwa nyamara Imana ntidutererana, dukubitwa hasi nyamara ntibiduhitana. Iteka tugendana urupfu rwa Yezu mu mibiri yacu, kugira ngo ubugingo bwe bugaragarire muri yo. Koko rero duhora twicwa duhōrwa Yezu, kugira ngo ubugingo bwe bugaragarire muri iyi mibiri yacu ipfa. Bityo twe ni urupfu rutubungamo naho mwe ni ubugingo. Ibyanditswe biravuga ngo: “Nizeye Imana ni cyo gituma mvuga ibyayo.” Natwe ni uko dufite bene uko kwizera, ni cyo gituma tuvuga ibyayo. Tuzi ko Imana yazuye Nyagasani Yezu, natwe izatuzurana na we, maze idukoranyirize imbere yayo hamwe namwe. Ibyo byose biba ku bwanyu kugira ngo ubuntu Imana igira busenderezwe muri benshi, butume abayishimira biyongera maze bagwize ikuzo ryayo. Ni cyo gituma tudacogora. Koko imibiri yacu igenda isaza, naho mu mitima yacu duhindurwa bashya buri munsi. Nuko rero amakuba y'akanya gato duhura na yo muri iki gihe, nta cyo avuze uyagereranyije n'ikuzo ry'akataraboneka rizahoraho iteka dutegurirwa n'ayo makuba. Noneho ntitwibanda ku bigaragara ahubwo twibanda ku bitagaragara, kuko ibigaragarira amaso bimara igihe gito naho ibitagaragara bihoraho iteka ryose. Koko rero aka kazu k'ingando dutuyemo ari ko mubiri, tuzi ko nigasenyuka mu ijuru dufite inzu idasenyuka tuzabamo, itubatswe n'abantu ahubwo yubatswe n'Imana. Igihe tukigatuyemo turaniha tubitewe no kwifuza cyane gutwikirwa n'iyo nzu yacu yo mu ijuru maze nitumara gutwikirwa na yo tuzasangwe tutambaye ubusa. Koko rero twebwe abakiri muri aka kazu k'ingando, duhora tuniha nk'abantu bikoreye imitwaro iremereye. Si uko dushaka kwamburwa uyu mubiri usanzwe, ahubwo twifuza kwambikwa umubiri tuzaherwa mu ijuru, kugira ngo uyu upfa uzimangatanywe n'ubugingo buhoraho. Ibyo ni byo Imana ubwayo yaduteganyirije, ndetse yaduhaye Mwuka wayo ho umusogongero w'ibyo yatugeneye. Ni cyo gituma tuba indacogora. Tuzi ko igihe tukiri iwacu mu mubiri, tuba turi kure ya Nyagasani. Tugenda tuyoborwa n'ukwizera, tutayoborwa n'ibigaragarira amaso. Ni koko turi indacogora. Icyo twahitamo ni ukwimuka, tukavanwa muri uyu mubiri tugataha kwa Nyagasani. Icyo tugamije rero ni ukumushimisha, twaba tugituye muri uyu mubiri cyangwa tuwimutsemo. Koko rero twese tugomba kuzitaba urukiko kugira ngo ducirwe urubanza na Kristo, umuntu wese yiturwe ibikwiriye ibyiza cyangwa ibibi azaba yarakoze agituye mu mubiri. Noneho tuzi gutinya Nyagasani icyo ari cyo, ni cyo gituma dukora uko dushoboye ngo twemeze abantu ibye. Uko tumeze kose Imana iratuzi imbere n'inyuma, nkaba niringira ko namwe mwamenye imbere n'inyuma. Ntabwo ari ukongera kubiyogezaho, ahubwo dushaka kubaha impamvu mwashingiraho mukaturata, kugira ngo mubone icyo musubiza ba bandi barata iby'inyuma gusa, bidafite ishingiro mu mutima. Niba turi abasazi (nk'uko bavuga), twasaze ku bw'Imana, ariko niba dushyira mu gaciro ni mwe bifitiye akamaro. Koko urukundo rwa Kristo ni rwo rubiduhatira. Twemera ko uwapfiriye abantu bose ari umwe, bityo rero bose bakaba barapfuye. Ikindi yapfiriye bose kugira ngo abakiriho be gukomeza kubaho bishimisha, ahubwo babeho bashimisha Kristo wabapfiriye maze akazuka. Bityo kuva ubu nta muntu tucyemera dushingiye kuri kamere y'abantu. Ndetse nubwo kera na Kristo twamwemeraga dutyo, ubu si ko tukimwemera. Erega iyo umuntu ari muri Kristo aba icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize byose bikaba bihindutse bishya. Ibyo byose Imana ni yo yabikoze. Yiyunze na twe ikoresheje Kristo, nyuma idushinga umurimo wo kubwira abantu ngo biyunge na yo. Koko rero Imana yari muri Kristo igihe yiyungaga n'abantu bo ku isi yose, bityo ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo. Natwe idushinga kubwira abantu ngo biyunge na yo. Koko turi intumwa za Kristo, ndetse Imana ubwayo ni yo ibahamagara ari twe ikoresheje. Turabinginga mu izina rya Kristo, nimwiyunge n'Imana. Kristo utarigeze akora icyaha Imana yamubazeho ibyaha byacu, kugira ngo muri we tubarweho ubutungane bwayo. Noneho ubwo dukorana n'Imana, turabinginga kugira ngo ubuntu yabagiriye bwe gupfa ubusa. Koko rero ubwayo yaravuze iti: “Mu gihe gikwiye narakumvise, ku munsi w'agakiza naragutabaye.” None rero iki ni cyo gihe gikwiye, uyu ni wo munsi w'Imana wo gukiza abantu. Twirinda kugira uwo twabangamira ku buryo bwose, kugira ngo umurimo dukora utagawa. Ahubwo dukora byose twerekana ko turi abagaragu b'Imana, twihanganira cyane amakuba n'ingorane n'ibyago. Twarakubiswe dushyirwa muri gereza, dutezwa imidugararo, twarakoze twiyuha akuya, twaraye tudasinziriye ndetse akenshi ntiturye. Turangwa n'imibereho izira amakemwa no kumenya ukuri no kwihangana no kugira neza. Turangwa kandi na Mwuka Muziranenge n'urukundo ruzira uburyarya, n'ukuri twamamaza n'ububasha Imana iduha. Imyifatire itunganye ni yo ntwaro turwanisha, kandi ni na yo ngabo dukinga. Rimwe abantu baduha icyubahiro ubundi bakadukoza isoni rimwe bakadusebya ubundi bakadushimagiza. Batwita abanyabinyoma nyamara kandi turi abanyakuri. Dusa n'abatazwi nyamara dore tuzwi n'umuhisi n'umugenzi. Dusa n'abagiye gupfa, nyamara dore turiho. Bajya baduhana nyamara ntibatwice. Duterwa ishavu nyamara tugahorana ibyishimo. Turi abakene nyamara tugakenura benshi. Dusa n'abatagira na mba nyamara dufite byose. Yemwe bagenzi bacu b'i Korinti, twababwije ukuri kose kandi turabirundurira. Mu mibanire yacu namwe si twe twizigamye ahubwo ni mwe. Nuko rero ndababwira nk'umubyeyi ubwira abana be, namwe nimutwirundurire nk'uko twabibagiriye. Ntimukifatanye n'abatemera Kristo. Mbese ubutabera n'ubugome byahurira he? Ese umucyo wasābana ute n'umwijima? Cyo nimumbwire: Kristo yahuza inama ate na Satani? Cyangwa uwemera Kristo aba ahuriye ku ki n'utamwemera? Mbese Ingoro y'Imana yayisangira ite n'ibigirwamana? Erega ingoro y'Imana nzima ni twebwe, nk'uko ubwayo yivugiye iti: “Nzatura hagati muri bo ngendane na bo, nzaba Imana yabo na bo babe ubwoko bwanjye.” Ni cyo gituma Nyagasani avuga ati: “Nimuve muri ba bantu mwitandukanye na bo. Ntimugire ikintu cyose gihumanye mukoraho, nanjye nzabakira. Nzababera So, namwe mumbere abahungu n'abakobwa. Uko ni ko Nyagasani Ushoborabyose avuga.” Ncuti nkunda, ayo masezerano ni twe yahawe. Bityo rero nimucyo twiyeze, twivaneho ikintu cyose gishobora kuduhumanya imibiri cyangwa imitima, twihatire kuba abaziranenge rwose tubitewe no gutinya Imana. Nimuduhe umwanya mu mitima yanyu. Dore nta muntu twafudikiye, nta n'uwo twayobeje cyangwa ngo tumurye imitsi. Ibyo simbivuze ari ukubacira urubanza. Nk'uko nabivuze mbere, muri inkoramutima zacu, ku buryo nta cyadutandukanya namwe; twiteguye kubana namwe, cyangwa gupfana namwe. Mbafitiye icyizere cyinshi kandi koko muntera ishema ryinshi. No mu makuba yose twagize Imana irushaho kumpumuriza, ngasābwa n'ibyishimo. Koko rero igihe twageraga mu ntara ya Masedoniya, nta gahenge twigeze tugira ahubwo twagize ingorane impande zose, abanzi baduteraga baturutse hirya no hino tukagira n'inkeke ku mutima. Ariko Imana ihumuriza abashobewe yaraduhumurije tubonye Tito aje. Ukuza kwe si ko kwaduhumurije konyine, ahubwo no kumva ko namwe mwamuhumurije byaturemye agatima. Yatubwiye ukuntu munkumbuye n'ishavu mufite, atubwira n'uko mundwanira ishyaka. Ibyo byatumye ndushaho kugira ibyishimo. Nubwo urwandiko nabandikiye rwaba rwarabateye agahinda, sinicuza ko narwanditse. Nari ngiye kubyicuza igihe mbonye ukuntu rwabateye agahinda akanya gato. Ariko ubu ndishimye atari uko nabateye agahinda, ahubwo ari uko ako gahinda kabateye kwihana. Erega ako ni agahinda gahuje n'ibyo Imana ishaka! Bityo nta kibi mwahuye na cyo kiduturutseho. Burya agahinda gahuje n'ibyo Imana ishaka gatera umuntu kwihana kakamugeza ku gakiza, agahinda nk'ako nta mpamvu yo kukicuza. Naho agahinda gasanzwe ko muri iyi si kageza umuntu ku rupfu. Mbega ibyiza mwazaniwe n'agahinda gahuje n'ibyo Imana ishaka! Mbega umwete kabateye wo kwita ku byabaye ngo mwiregure! Mbega ukuntu kabateye kurakara no guhagarika umutima! Mbega ibyifuzo n'ishyaka kabateye ngo mwemere guhana uwagize nabi! Muri byose mwagaragaje ko muri abere muri urwo rubanza. Nuko rero igihe nabandikiraga rwa rwandiko, sinabitewe n'uwacumuye cyangwa n'uwacumuweho, ahubwo kwari ukugira ngo imbere y'Imana ishyaka mudufitiye ribagaragarire. Uko mwifashe bamaze kurubasomera byaraduhumurije. Erega si uguhumurizwa gusa ahubwo twarushijeho kwishima, tubonye ukuntu Tito yari anezerewe kubera ko mwese mwamuremye agatima. Nari naramuratiye ibyanyu, none koko ntimwankojeje isoni. Nk'uko buri gihe twababwizaga ukuri, ni na ko ibigwi byanyu twaratiye Tito byabaye iby'ukuri. Ni icyo cyatumye arushaho kubakunda, cyane cyane iyo yibutse uko mwumviye ibyo yababwiye n'uburyo mwamwakiriye mutinya kandi muhinda umushyitsi. Nshimishijwe n'uko nshobora kubagirira icyizere muri byose. Bavandimwe, turifuza kubamenyesha ubuntu Imana yagiriye amatorero yayo yo mu ntara ya Masedoniya. Koko bagize amakuba menshi yo kubagerageza, nyamara ibyishimo byabo bisesuye byatumye batanga cyane batizigama, nubwo ari abakene bikabije. Ndahamya ko batanze uko bashoboye, ndetse ibirenze uko bashoboye ari ntawe ubahase. Batwinginze bakomeje ngo bagire uruhare mu gikorwa cyo kugoboka intore za Kristo z'i Yeruzalemu. Nuko bakora ibirenze ibyo twari twizeye, ariko rero nk'uko Imana ishaka babanje kwitanga ubwabo, biyegurira Nyagasani nyuma natwe baratwiyegurira. Ni cyo cyatumye twinginga Tito kuza iwanyu, kugira ngo arangize icyo gikorwa cyo kugira ubuntu yari yaratangiye muri mwe. Musanzwe mushoboye ibintu byose mukanahebuza, ari ukwizera Kristo no kumwamamaza, ari ukumenya ukuri no kugira umwete muri byose ndetse no kudukunda, bityo ndifuza ko munahebuza muri icyo gikorwa cyo kugira ubuntu. Si itegeko mbashyizeho ahubwo nagira ngo, mpereye ku mwete abandi bafite ndebe ko urukundo rwanyu ari urw'ukuri. Koko rero muzi ubuntu Umwami wacu Yezu Kristo yagize: nubwo yari umukungu yigize umukene ku bwanyu, kugira ngo ubukene bwe bubagire abakungu. Reka mbabwire icyo ntekereza kuri ibyo, ni cyo cyababera cyiza. Umwaka ushize ni mwe mwabaye aba mbere kugira icyo mutanga, si ibyo gusa, ni mwe mwabaye aba mbere kwiyemeza gutanga. Umva rero nimurangize icyo gikorwa mwatangiye. Nk'uko mwacyiyemeje mufite ubwuzu, mube ari ko mukirangiza mutanga uko mufite. Koko rero iyo umuntu atanganye ubwuzu, Imana yemera ituro rye uko arifite itamutezeho icyo adafite. Ntabwo ngamije kubakenesha kugira ngo mbone uko nkenura abandi. Oya, ndagira ngo mube magirirane. Kuri ubu mufite ibibasagutse, nuko rero nimubikenuze abakennye, maze igihe muzaba mukennye na bo bafite ibibasagutse, bazabibakenuza bityo na none mukaba mubaye magirirane. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Uwatoraguye byinshi nta cyo yasaguye, n'uwatoraguye bike nta cyo yahombye.” Imana ishimwe ko yatumye Tito agira umwete wo kubafasha, nk'uko nanjye nywubagirira. Icyo twamusabye yemeye kugikora, ndetse ishyaka ryinshi yari abafitiye ryamuteye kuza iwanyu abyiyemeje ubwe. Tumutumanye n'umuvandimwe ushimwa n'amatorero yose ya Kristo, kubera ko yamamaza Ubutumwa bwiza. Byongeye kandi uwo muvandimwe yatoranyijwe n'amatorero, ngo aduherekeze mu rugendo tuzajyamo rwo gusohoza uwo murimo w'ubuntu twashinzwe. Ibyo tubikorera guhesha Nyagasani ikuzo, no kugaragaza ubwuzu dufite bwo gufasha abandi. Twirinda ko hagira umuntu udutera urubwa, akemanga uburyo ducunga iyo mari nyinshi twashinzwe. Icyo duharanira si ugukora ibitunganiye Nyagasani gusa, ahubwo ni ugukora n'ibigaragarira abantu ko ari byiza. Tubatumanye n'undi muvandimwe wacu, ni umuntu twagerageje kenshi no mu buryo bwinshi dusanga agira umwete wo gufasha abandi. Ubu ho arushijeho kuwugira kubera icyizere cyinshi abafitiye. Tito we ni mugenzi wanjye dufatanyije umurimo tubakorera. Naho abo bavandimwe bacu bamuherekeje ni intumwa z'amatorero ya Kristo, na bo bakorera guhesha Kristo ikuzo. Ngaho rero nimubagaragarize urukundo rwanyu, mubereke n'impamvu zaduteraga kurata ibigwi byanyu maze bimenyekane mu matorero. Ntabwo rwose ari ngombwa ko mbandikira ku byerekeye igikorwa cyo kugoboka intore z'Imana zo muri Yudeya. Nzi ko mugira ubwuzu bwo gufasha abandi, ndetse nabaratiye abo muri Masedoniya ngira nti: “Kuva mu mwaka ushize abavandimwe bacu bo muri Akaya biteguye gutanga imfashanyo.” None iryo shyaka ryanyu ryemeje abenshi muri bo kugira icyo bakora. Mboherereje abo bavandimwe kugira ngo ibyo bigwi twabavuze tubashimagiza bitaba impfabusa. Naho ubundi nzanye n'abo muri Masedoniya bagasanga nta cyo mwari mwategura, twakorwa n'isoni kandi namwe mwarushaho kumwara kubera icyizere twari tubafitiye. Ni cyo cyatumye mbona ko ari ngombwa gusaba abo bavandimwe ngo bambanzirize kuza iwanyu, kugira ngo batunganye ibyerekeye imfashanyo mwiyemeje gutanga. Nuko rero nzasange mwarayiteguye, bityo bigaragare ko mwatanganye ubwuzu mudahatwa. Muzirikane iri jambo: “Ubiba nkeya azasarura nkeya, naho ubiba nyinshi azasarura nyinshi.” Buri muntu wese akwiriye gutanga icyo yiyemeje, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda umuntu utanga anezerewe. Koko rero ku buryo bwose Imana ibasha kubagirira ubuntu busesuye, kugira ngo muri byose n'igihe cyose mube mwihagije, ndetse munasagure ibyo gukoresha imirimo myiza yose. Ni na ko Ibyanditswe bivuga, ngo: “Yagize ubuntu aha abakene ataziganya, ubutungane bwe azabuhorana iteka ryose.” Imana iha umuhinzi imbuto zo kubiba, ikanamuha ibyokurya byo kumutunga, namwe izabaha imbuto zo kubiba inazigwize, kugira ngo zirumbuke umusaruro mwinshi wo kugira neza kwanyu. Izabagwiriza ubukungu bw'uburyo bwose kugira ngo muzashobore gutanga mutizigama, maze bitume benshi bashimira Imana, bitewe n'imfashanyo zanyu tuzaba tubashyikirije. Akamaro k'uwo murimo mukora si ako gukenura intore z'Imana gusa, ahubwo unatuma abashimira Imana barushaho kwiyongera. Kuzirikana ibyo byose mwabakoreye bituma basingiza Imana, babonye ukuntu muyumvira, mugatangaza Ubutumwa bwiza bwa Kristo. Bayisingiza kandi kubera ko mugira ubuntu, mugasangira ibyanyu na bo ndetse n'abantu bose. Bityo bazabasabira babafitiye urukumbuzi, bitewe n'ubuntu bw'Imana buhebuje bababonanye. Imana ishimwe kubera impano itagereranywa yatugabiye. Jyewe Pawulo ndabinginga nkoresheje ubugwaneza no kugira neza bya Kristo. Bavuga ko iyo turi kumwe mba nk'intama, twaba tutari kumwe nkaba nk'intare. Ndabasaba nkomeje rero kugira ngo ninza iwanyu mutazantera gukara. Koko kandi sinzabura gukara, nimbonana na ba bandi bavuga ko tugenza nk'ab'isi. Nubwo turi abantu ntabwo turwana kimwe n'abantu b'isi. Intwaro turwanisha ntizacuzwe n'abantu ahubwo ni intwaro zikomeye twahawe n'Imana, zibasha gusenya ibigo ntamenwa. Zisenya impaka, zikanahirika inkuta ndende zose zashyiriweho gutambamira abantu ngo batamenya Imana. Bityo imigambi yose yo kugomera Kristo tukayinesha, maze ba nyirayo tukabamugandurira. Nuko rero ubwo muzaba mwumviye byimazeyo, twiteguye kuzahana uwanga kumvira uwo ari we wese. Mwebwe mufata ibintu mushingiye ku byo mureba gusa. Umuntu wese wiyumvamo ko ari uwa Kristo niyongere yibaze, amenye ko natwe turi Abakristo kimwe na we. Nyagasani yaduhaye ubushobozi bwo kubaka ubugingo bwanyu atari ubwo kubusenya. Ubanza ahari narakabije kwiratana ubwo bushobozi nyamara nta pfunwe binteye. Sinshaka ko mutekereza ko inzandiko mbandikira ari izo kubatera ubwoba. Nyamara hariho abavuga bati: “Inzandiko za Pawulo ni iz'igitsure, zirimo amagambo akaze. Nyamara iyo turi kumwe, usanga acishije make n'ibyo avuga ari ubusa.” Uvuga atyo wese ndagira ngo amenye neza ko ibyo tuvuze mu nzandiko tutari kumwe, nta ho bitandukaniye n'ibyo tuzakora tugeze iwanyu. Koko rero ntitwahangara kwireshyeshya cyangwa ngo twigereranye n'abo bantu biyogeza. Ni abapfu rwose kuko bishyiriraho igipimo bakacyigeraho, bigereranya ubwabo! Naho twebwe ntitwirata ngo turenze urugero. Ahubwo tugarukira ku rugero ari zo mbibi Imana yadushingiye, kandi namwe muri muri izo mbibi. Ubwo ari twe twabanje kubagezaho Ubutumwa bwiza bwa Kristo, turamutse tuje iwanyu ntituba turenze imbibi twahawe. Ntiturenga izo mbibi ngo twiratane umurimo wakozwe n'abandi. Ahubwo twiringiye ko muzakomeza gutera imbere mu kwizera Kristo, natwe umurimo dukora muri mwe ukarushaho kwiyongera, tutarenze izo mbibi. Nyuma ni bwo tuzageza Ubutumwa bwiza no mu bihugu biri hirya y'icyanyu. Na bwo ntituziratana umurimo tuzasanga warakozwe n'abandi aho Imana yabakebeye. Ibyanditswe biravuga ngo: “Ushaka kwirata yirate Nyagasani.” Uwiyogeza si we ushimwa, ahubwo hashimwa uwogezwa na Nyagasani. Yewe, icyampa mukihanganira ubusazi bwanjye ho gato! Nyamuneka nimunyihanganire! Erega mbafuhira nk'uko Imana ibafuhira. Nabatanze mumeze nk'umugeni wirinze, ngo mbashyingire umugabo umwe rukumbi ari we Kristo. Ariko nk'uko Eva yashutswe n'amayeri ya ya nzoka, ndatinya ko namwe mwashukwa ibitekerezo byanyu bikangirika, maze mugateshuka umurava [no kubonera] mukesha Kristo. Dore nawe iyo hadutse umuntu akamamaza muri mwe Yezu wundi utari uwo twamamaje, cyangwa akabaha umwuka wundi utari Mwuka w'Imana mwahawe, cyangwa akabagezaho ubutumwa bundi butari Ubutumwa bwiza twabagejejeho, uwo muntu muramureka akabigarurira! Ndibwira ko bene izo “ntumwa” z'akataraboneka nta cyo jye zindusha. Nubwo wenda mu magambo ntari intyoza, ariko rero mu bumenyi sindi umuswa. Ibyo twabibagaragarije neza ku buryo bwose. Nabagejejeho Ubutumwa bwiza nta gihembo mbaka, nicishije bugufi kugira ngo mwe mushyirwe hejuru. Mbese icyo ni icyaha? Natungwaga n'amatorero ya Kristo y'ahandi – kwari nko kuyasahura kugira ngo mwebwe mbone uko mbakorera. Iyo nagiraga icyo nkenera igihe nari iwanyu, nta muntu n'umwe nigeze ndushya ngira icyo mwaka. Abavandimwe baturutse muri Masedoniya ni bo bamaze ubukene bwose nari mfite. Bityo ku buryo bwose nirinze kubarushya kandi nzakomeza kubyirinda. Nshingiye ku kuri kwa Kristo kundimo, ntawe uzambuza kwiratana ibyo ngibyo mu karere kose ka Akaya. Ese ibyo mbivugiye iki? Mbese ni uko ntabakunda? Imana ni yo izi uko mbakunda. Nzakomeza kugenza uko nsanzwe ngenza, kugira ngo ba bandi biyita intumwa za Kristo babure urwitwazo bajya bashaka rwo kwirata ko ari intumwa kimwe natwe. Bene abo ni ingirwantumwa zikora ibinyuranye n'ibyo zivuga, zikihindura nk'Intumwa za Kristo. Ibyo kandi si igitangaza, kuko na Satani ubwe ajya yihindura nk'umumarayika urabagirana. Ntabwo ibyo rero ari ibikomeye kubona n'abakozi be bihindura nk'abagaragu b'Imana nyir'ubutungane. Iherezo baziturwa ibihwanye n'ibyo bakora. Ndabisubiramo: ntihagire umuntu unyita umusazi. Ariko rero mushatse kubikora, ngaho nimwihanganire ubusazi bwanjye mureke nirate ho gato. Ibyo ngiye kuvuga simbikuye kuri Nyagasani, ahubwo ubusazi bwanjye ni bwo buntinyuye kwirata! Benshi birata nk'ab'isi, none rero reka nanjye nirate. Mwebwe muzi ubwenge, ni ukuri mukunda kwihanganira abasazi! Dore namwe mwihanganira umuntu ubashyira mu buja cyangwa akabarya imitsi, akabariganya akanabasuzugura, cyangwa akabakubita inshyi. Twe twabaye ibigwari ntitwabagirira dutyo – yewe, kubivuga binteye isoni! Niba hari umuntu wahangara kugira icyo yirata naze duhige – na none ibyo mbivuze nk'umusazi. Mbese za ngirwantumwa ni Abaheburayi? Nanjye ndi we. Ese ni Abisiraheli? Nanjye ndi we. Ese ni urubyaro rwa Aburahamu? Nanjye ni uko. Ese ni abagaragu ba Kristo? Noneho reka mvuge nk'uwataye umutwe! Jyewe ndi we kubarusha. Uti kuki? Nabarushije gukora nshishikaye cyane, nabarushije gufungwa kenshi, nabarushije gukubitwa ibiboko byinshi bikabije, ndetse nabarushije no kuba nenda gupfa hato na hato. Ibihe bitanu Abayahudi bankubise ibiboko mirongo itatu n'icyenda. Ibindi bihe bitatu nakubiswe inkoni n'abasirikari b'Abanyaroma. Igihe kimwe natewe amabuye bashaka kuyanyicisha. Ibihe bitatu ubwato nagenderagamo bwaramenetse ndarohama. Hari n'ubwo naraye mu nyanja rwagati bukeye nirirwamo. Mu ngendo nyinshi najyagamo nagiye ngira akaga gatewe n'inzuzi zuzuye, agatewe n'abambuzi, agatewe na bene wacu b'Abayahudi n'agatewe n'abatari Abayahudi. Yewe, nagiriye akaga mu mijyi no mu cyaro no mu nyanja. Ndetse nagize n'akaga gatewe n'abiyita abavandimwe kandi atari bo. Narakoze cyane niyuha akuya. Kenshi nagize ibimbuza kugoheka. Nagize inzara n'inyota ndetse akenshi mbura n'icyo ndya. Nagiye mbura ibyo nambara maze imbeho ikantunda. Uretse ibyo n'ibindi ntavuze, uko bukeye n'uko bwije mporana inkeke, mpagaritse umutima kubera amatorero yose ya Kristo. Iyo hagize ucika intege bituma nanjye ncika intege. Iyo hagize uteshuka agakora icyaha biranshegesha. Niba ari ngombwa ko nirata reka nirate intege nke zanjye. Imana Se w'Umwami wacu Yezu Kristo yogahora isingizwa iteka, izi ko ntabeshya. Ubwo nari i Damasi umutegetsi washinzwe umujyi n'Umwami Areta, yashyize abarinzi ku marembo y'umujyi ngo bamfate. Nuko Abakristo baho banshyira mu gitebo bancisha mu idirishya ryo mu rukuta rw'umujyi, ndahunga murokoka ntyo. Ni ngombwa ko nirata nubwo ari nta cyo bimaze. Noneho reka mvuge ibyerekeye ibyo neretswe n'ibyo nahishuriwe na Nyagasani. Hari umuntu wa Kristo nzi wazamuwe, akagezwa mu ijuru rya gatatu hashize imyaka cumi n'ine. Icyakora sinzi neza ko yari ahari koko cyangwa niba kwari ukuherekwa gusa, Imana yonyine ni yo ibizi. Umuntu nk'uwo ni we nakwiratana koko, naho jyewe ubwanjye nta kindi nakwiratana keretse intege nke zanjye. Nyamara nshatse kugira icyo niratana sinaba mbaye umusazi, kuko naba mvuga iby'ukuri. Ariko noneho ndifashe, kugira ngo hatagira untekerezaho ibirenze ibyo abona nkora cyangwa ibyo yumva mvuga. Koko kandi kugira ngo ntavaho nirata mbitewe n'uko nahishuriwe ibitangaje gutyo, nashyizwe igisa n'ihwa mu mubiri wanjye kimpanda kikambera nk'intumwa ya Satani yo kumpoza ku nkoni, kugira ngo ne kwikuza. Ibihe bitatu nasabye Nyagasani kunkiza icyo cyago, maze na we akansubiza ati: “Ubuntu ngira buraguhagije, kuko ububasha bwanjye bugwira ahiganje intege nke.” Noneho rero nzajya nishimira cyane kwiratana intege nke zanjye, kugira ngo ububasha bwa Kristo bugume kuri jye. Ni cyo gituma nishimira kugira intege nke n'ubukene, ngatukwa ngatotezwa, nkagira ingorane ari Kristo nzira. Erega iyo mbaye umunyantegenke ni bwo mba mfite imbaraga! Yemwe, nabaye umusazi koko ariko ni mwe mwabimpatiye, kandi rero ari mwe mwagombaga kunyogeza. Nubwo ari nta cyo ndi cyo, ariko za ntumwa mwita akataraboneka nta cyo zindushije. Ibimenyetso biranga Intumwa ya Kristo Imana yampaye kubitanga muri mwe nta gucogora na busa ni byo ibi: kwerekana ibimenyetso no gukora ibitangaza n'ibindi bikorwa by'ububasha. Mbese ni iki nakoreye andi matorero ya Kristo, mwebwe sinkibakorere uretse ko mwebwe ntashatse kubarushya? Ibyo niba ari ukubahemukira mubimbabarire. Ubu niteguye kuzaza iwanyu ubwa gatatu kandi nta bwo nzabarushya ngira icyo mbasaba. Si ibyanyu nshaka ahubwo ni mwebwe ubwanyu. Erega abana si bo bakwiye kuzigama ibyo gukenura ababyeyi babo, ahubwo ababyeyi ni bo bakwiye kubikorera abana babo. Jyewe rero nashimishwa no gutanga ibyo mfite byose ku bwanyu, ndetse nanjye ubwanjye nkitanga byimazeyo. Mbese koko mwabasha kunkunda urumamo, kandi jye mbakunda bigeze aho? Noneho mwambwira muti: “Koko ntiwaturuhije nyamara wabaye inyaryenge, uradushuka utugusha mu mutego waduteze!” None se hari inyungu nabashatsemo maze nkayituma umwe mu bo naboherereje? Nasabye Tito kuza iwanyu mutumana na wa muvandimwe. Mbese Tito hari inyungu yabashatsemo? Ese ntimwabonye ko twembi twifata kimwe tukanyura inzira imwe? Mbese mwibwiye ko tumaze igihe kingana gitya tubireguraho? Si ko biri ahubwo imbere y'Imana tuvuga ibyo Kristo ashaka. Ncuti dukunda, ibyo byose twabibabwiriye kugira ngo byubake ubugingo bwanyu. Ndatinya ko ninza iwanyu nzasanga mutameze nk'uko nshaka, kandi namwe mugasanga ntameze nk'uko mushaka. Ndatinya ko nzasanga mufitanye amakimbirane n'ishyari, uburakari no gutera amahane, ngasanga munegurana munafitanye amazimwe no gusuzugurana, ndetse n'imivurungano. Ndatinya ko ningaruka iwanyu Imana yanjye izankoza isoni imbere yanyu. Koko kandi nzagomba kuririra benshi muri ba bandi bacumuye mbere, bakaba baranze kwisubiraho ngo bareke za ngeso zabo zo kwiyandarika n'ubusambanyi n'ubwomanzi. Ubu ni ubwa gatatu ngiye kuzaza iwanyu kubasura. Ibyanditswe biravuga ngo: “Ikirego cyose ntigishobora kwemerwa keretse gihamijwe n'abagabo babiri cyangwa barenzeho.” Ubwo nazaga kubasura ubwa kabiri narababuriye, n'ubu tutari kumwe ndaburira ba bandi bacumuye mbere kimwe n'abandi bose, ningaruka nta n'umwe nzababarira. Ibyo bizababera icyemezo mushaka ko ari Kristo umvugisha. Ku bibareba Kristo si umunyantegenke, ahubwo agira ububasha muri mwe. Koko rero yabambwe ku musaraba afite intege nke, ariko ubu ariho kubera ububasha bw'Imana. Natwe ni uko dusangiye na we izo ntege nke, nyamara kubera ububasha bw'Imana tuzabanaho na we tubakorere. Nimwigerageze ubwanyu, mwisuzume murebe niba koko mugikomeye ku uwo twemera. Mbese ntimwasobanukiwe ko Kristo ari muri mwe koko? Ni ko biri keretse niba mwarasuzumwe mugatsindwa. Ndiringira ko muzamenya ko twebweho tutatsinzwe n'isuzumwa. Tujya dusaba Imana kugira ngo mwe kugira ikibi mukora. Ntitubasabira dutyo kugira ngo twe tuboneke ko twatsinze, ahubwo ni ukugira ngo mwebwe mukore ibyiza mutsinde nubwo twe twaba nk'abatsinzwe. Nta cyo tubasha gukora cyabangamira ukuri kw'Imana, ahubwo turagushyigikira. Koko rero twishimira ibihe tugiramo intege nke mwe mugakomera. Ni yo mpamvu duhora tubasabira kugira ngo mube indakemwa. Dore ikinteye kubandikira ibyo byose kandi tutari kumwe, ni ukugira ngo ubwo nzaba ndi iwanyu ntazagomba kubahana bikomeye, nkoresheje ubushobozi Nyagasani yampaye bwo kubaka ubugingo bwanyu simbusenye. Ahasigaye bavandimwe, murabeho. Mube indakemwa, muterane inkunga muhuze imitima, mube amahoro. Bityo Imana yo sōko y'amahoro n'urukundo izabana namwe. Muramukanye muhoberana ku buryo buzira amakemwa. Intore z'Imana z'ino zose zirabatashya. Ubuntu Umwami wacu Yezu Kristo abagirira, n'urukundo rw'Imana n'ubusābane mukesha Mwuka Muziranenge, bihorane namwe mwese. Jyewe Pawulo utagizwe Intumwa n'abantu cyangwa ngo bicishwe ku muntu runaka, ahubwo nkaba naragizwe Intumwa na Yezu Kristo ubwe n'Imana Se yamuzuye mu bapfuye, mfatanyije n'abavandimwe bose turi kumwe, ndabandikiye mwebwe abo mu matorero ya Kristo yo mu ntara ya Galati. Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n'amahoro ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo. Kristo yaradupfiriye kugira ngo adukize ibyaha byacu, maze aturokore ibibi by'iki gihe cya none nk'uko Imana Data yabishatse. Imana nihabwe ikuzo iteka ryose. Amina. Ntangajwe n'ukuntu mwihutiye kureka Imana yabahamagaye ibitewe n'ubuntu mwagiriwe na Kristo, maze mukemera ubundi butumwa. Mu by'ukuri nta bundi butumwa bwiza bubaho, ahubwo ni abantu bahagurukiye kubatera imidugararo, bashaka guhindagura Ubutumwa bwiza bwa Kristo. Ariko hagize undi ubagezaho ubutumwa buciye ukubiri n'ubwo twabagejejeho, yaba uwo muri twe cyangwa umumarayika uvuye mu ijuru, Imana imuvume! Nk'uko twari twarabivuze na none nongeye kubisubiramo, hagize umuntu ubagezaho ubutumwa buciye ukubiri n'ubwo mwakiriye, Imana imuvume! Mbese ubu naba nshaka gushimwa n'abantu cyangwa gushimwa n'Imana? Ese ubu mparanira kunezeza abantu? Oya. Iyo mba nkigamije kunezeza abantu sinajyaga kuba umugaragu wa Kristo. Bavandimwe, ndabamenyesha ko Ubutumwa bwiza nabatangarije rwose budakomoka ku bantu. Nta muntu n'umwe wigeze abungezaho, nta n'umwe wabunyigishije, ahubwo nabuhishuriwe na Yezu Kristo. Mwumvise amatwara nari mfite kera nkiri mu idini ya kiyahudi. Muzi ko natotezaga Umuryango w'Imana bikabije, mparanira kuwutsemba. Nateraga imbere mu by'idini ya kiyahudi kurusha benshi bo muri bene wacu b'Abayahudi b'urungano, nkarwana ishyaka bihambaye nshyira imbere imihango twasigiwe na ba sogokuruza. Nyamara Imana yo yantoranyije ntaravuka ikampamagara ibitewe n'ubuntu bwayo, yishimiye kumpishurira Umwana wayo kugira ngo mwamamaze mu batari Abayahudi. Ni ko guhaguruka nta we niriwe ngisha inama, habe no kujya i Yeruzalemu ngo mbaze abantanze kuba Intumwa ya Kristo, ahubwo nerekeje muri Arabiya nyuma nsubira i Damasi. Hashize imyaka itatu mbona kujya i Yeruzalemu gusura Petero, marana na we ibyumweru bibiri. Nta yindi Ntumwa ya Kristo nigeze kubona, uretse Yakobo umuvandimwe wa Nyagasani Yezu. Ibyo mbandikiye ni ukuri, Imana ni yo ntanze ho umugabo. Hanyuma nagiye mu ntara ya Siriya n'iya Silisiya. Icyo gihe abo mu matorero ya Kristo yo muri Yudeya bari bataranca iryera. Bari barumvise gusa inkuru ngo: “Wa wundi wadutotezaga asigaye yamamaza ubutumwa bwemeza abantu Kristo, kandi ari bwo yarwanyaga.” Nuko ibyambayeho bibatera gusingiza Imana. Nyuma y'imyaka cumi n'ine nsubira i Yeruzalemu hamwe na Barinaba, na Tito turamujyana. Icyanteye kujyayo ni uko Imana yari yabimpishuriye. Nuko nihererana n'abitwaga abayobozi baho, mbasobanurira ibyerekeye Ubutumwa bwiza ngeza ku batari Abayahudi. Kwari ukugira ngo ntaba nararuhiye ubusa cyangwa ngo ejo ntazaruhira ubundi. Yewe na Tito wamperekeje utari Umuyahudi, habe ngo ahatirwe gukebwa. Icyakora aba yarakebwe bitewe na bamwe biyita abavandimwe, bacengeye muri twe rwihishwa. Abo bari bagendereye kugenzura ukwishyira ukizana dufite muri Kristo Yezu, kugira ngo badushyire mu buja. Nta bwo twigeze tubabererekera na gato, kugira ngo ukuri k'Ubutumwa bwiza kugume muri mwe kudahinyutse. Ku byerekeye ba bandi bitwa abayobozi – icyo bari cyo nta cyo bindebaho, kuko Imana itita ku busumbane bw'abantu – abo ngabo nta kintu gishya bantegetse. Ahubwo na bo babonye ko Imana yanshinze umurimo wo kugeza Ubutumwa bwiza ku batari Abayahudi, nk'uko yawushinze Petero mu Bayahudi. Koko Imana yampaye ububasha bwo kuba Intumwa yayo ku batari Abayahudi, kimwe n'uko yabuhaye Petero ngo abe Intumwa ku Bayahudi. Yakobo na Petero na Yohani bitwa inkingi z'Umuryango w'Imana, bamaze kuzirikana ubwo buntu Imana yangiriye, jye na Barinaba badukora mu ntoki. Icyo kiba ikimenyetso cy'ubufatanye, kugira ngo twe tujye mu batari Abayahudi, naho bo bagume mu Bayahudi. Icyo badusabye gusa ni ukwibuka abakene kandi nanjye ibyo nashishikariye kubikora. Icyakora ubwo Petero yazaga Antiyokiya namurwanyije ku mugaragaro, kuko yari yigayishije. Mbere y'uko abantu baturutse kwa Yakobo bahagera, Petero yasangiraga n'abatari Abayahudi. Aho baziye yigira nyoni nyinshi, areka gukomeza gusangira na bo kuko yatinyaga abavugaga ko gukebwa ari ngombwa. N'abandi Bayahudi batangira kugenza nka we, ku buryo na Barinaba yakurikije urwo rugero rw'uburyarya. Nuko mbonye ko badakurikiza ukuri k'Ubutumwa bwiza, ni ko kubwira Petero mu ruhame nti: “Niba wowe w'Umuyahudi warifataga nk'abatari bo ugata umurongo w'idini ya kiyahudi, ubu se bishoboka bite ko wahatira abatari Abayahudi kwifata nk'Abayahudi?” Twebwe turi Abayahudi kavukire, ntituri “abavamahanga b'abanyabyaha.” Nyamara tuzi ko umuntu atagirwa intungane no gukora ibyategetswe n'Amategeko, ahubwo agirwa intungane imbere y'Imana no kwemera Kristo Yezu. Ndetse natwe twemeye Kristo Yezu kugira ngo tugirwe intungane tubitewe no kumwemera, tutabitewe no gukora ibyategetswe n'Amategeko. Erega nta muntu ugirwa intungane abitewe no gukora ibyategetswe n'Amategeko! Ariko rero niba dushaka kugirwa intungane tubikesha Kristo, kandi tukaboneka ko natwe turi abanyabyaha, byaba se bivuga ko Kristo ari we utuma abantu bakora ibyaha? Ntibikabeho! Nanjye nsubiye kugengwa n'Amategeko, byasa no kongera kubaka ibyo namaze gusenya, bityo na none nkaba nigize uwica amategeko. Ku byerekeye kugengwa n'Amategeko, jye narapfuye mu ruhande rw'Amategeko, kugira ngo noneho mbeho ngengwa n'Imana. Nabambanywe na Kristo ku musaraba ku buryo atari jye ukiriho, ahubwo ari Kristo uriho muri jye. Imibereho yanjye yo muri iki gihe nyikesha kwizera Umwana w'Imana, wankunze akampfira. Sinirengagiza ubuntu bw'Imana, kuko niba ari Amategeko ahesha umuntu gutunganira Imana, noneho urupfu rwa Kristo rwaba rubaye impfabusa. Yemwe mwa Banyagalati b'abapfu mwe, ni nde wabaroze? Abantu mwamenyeshejwe neza ukuntu Kristo yabambwe ku musaraba, mukaba nk'ababyiboneye! Ndifuza ko munsubiza iki kibazo cyonyine: mbese mwahawe Mwuka w'Imana kubera ko mwakoze ibyategetswe n'Amategeko, cyangwa ni uko mwumvise Ubutumwa bwiza mukabwemera? Bishoboka bite ko muba abapfu bigeze aho? Ibyo mwatangiye mubishobojwe na Mwuka w'Imana, none murashaka kubyirangiriza n'imbaraga zanyu? Noneho ga bya bindi byose mwanyuzemo byabaye impfabusa? Ese birashoboka? Mbese Imana ibaha Mwuka wayo igakora ibitangaza muri mwe, ibiterwa n'uko mukora ibyategetswe n'Amategeko? Cyangwa ni uko mwumvise Ubutumwa bwayo mukabwemera? Ibyanditswe bivuga ko “Aburahamu yizeye Imana bituma abarwa nk'intungane.” Bityo rero mumenye ko abizera Imana ari bo rubyaro nyakuri rwa Aburahamu. Ibyanditswe byateganyije kandi ko n'abatari Abayahudi Imana izabagira intungane, ibitewe n'uko bayizeye. Ni cyo gituma Aburahamu yarabwiwe iyo nkuru nziza mbere y'igihe, ngo “Amahanga yose azaguherwamo umugisha.” Nuko rero abizera Imana bose baherwa umugisha hamwe na Aburahamu wayizeraga. Nyamara abishingikiriza ku kumvira Amategeko baba biteje umuvumo, kuko Ibyanditswe bivuga ngo: “Havumwe umuntu wese udahora akurukiza ibyanditswe byose mu gitabo cy'Amategeko.” Biragaragara rwose ko nta muntu watunganira Imana abitewe no kumvira Amategeko, kuko Ibyanditswe bivuga ngo: “Utunganiye Imana abitewe no kuyizera azabaho.” Naho Amategeko yo ntaho ahuriye no kwizera Imana. Ahubwo nk'uko Ibyanditswe bivuga, umuntu ukurikiza Amategeko azabeshwaho na yo. Kristo yadukijije umuvumo uterwa n'Amategeko igihe yahindukaga ikivume ku bwacu, nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Umuntu wese umanitswe ku giti aba yaravumwe.” Ibyo kwari ukugira ngo abatari Abayahudi baherwe muri Kristo umugisha Imana yasezeranyije Aburahamu, no kugira ngo duhabwe Mwuka Imana yadusezeranyije tubikesha kwizera Kristo. Bavandimwe, reka mfate urugero rusanzwe mu mibereho y'abantu: iyo umuntu agiranye n'undi isezerano rihamye, ntawe ushobora kurikura cyangwa ngo agire icyo aryongeraho. Ngibyo rero. Aburahamu ni we Imana yahaye amasezerano we n'urubyaro rwe. Ibyanditswe ntibivuga “abazamukomokaho”, nk'aho ari abantu benshi bavugwa. Ahubwo bivuga “urubyaro rwe”, kugira ngo bisobanuke ko bigenewe umuntu umwe rukumbi ari we Kristo. Icyo nshaka kuvuga ni iki: Imana yagiranye Isezerano na Aburahamu irarikomeza, maze Amategeko ashingwa nyuma y'imyaka magana ane na mirongo itatu. Ntibishoboka rero ko ayo Mategeko asesa rya Sezerano ngo ribe impfabusa. Niba rero ari ukumvira Amategeko bihesha abantu umunani w'Imana, bityo baba batakiwuheshwa na rya sezerano. Nyamara Aburahamu we Imana yamugiriye ubuntu ishingiye ku Isezerano ryayo. None se kuki Amategeko yatanzwe? Yongeweho nyuma kugira ngo ibicumuro by'abantu bigaragare, kugeza igihe wa wundi ukomoka kuri Aburahamu aziye, ari we wagenewe Isezerano ry'Imana. Amategeko yatanzwe anyujijwe ku bamarayika, maze agezwa ku bantu acishijwe ku muntu w'umuhuza. Icyakora nta muhuza wakenerwa iyo atari uguhuza abantu babiri, naho Imana yo ni imwe rukumbi. Noneho se Amategeko acisha ukubiri n'amasezerano y'Imana? Ntibikabeho! Koko iyo haza kubaho Amategeko ahesha umuntu ubugingo, bityo yajyaga kuyumvira akaba intungane. Ariko Ibyanditswe bivuga ko ibiriho byose bizitiwe n'ibyaha, kugira ngo abemeye Yezu Kristo bahabwe ibyasezeranyijwe babikesha kumwizera. Mbere y'uko igihe cyo kwemera Kristo kigera, twari tuzitiwe kandi turinzwe n'Amategeko, kugeza igihe Imana ihishuriye agakiza duheshwa no kwemera Kristo. Bityo Amategeko yashyiriweho kuturera kugeza igihe Kristo aziye, kugira ngo dutunganire Imana tubikesha kumwemera. Ariko ubu igihe cyo kwemera Kristo kirasohoye, nta bwo rero tukirerwa n'Amategeko. Koko mwese muri abana b'Imana mubiheshejwe no kwemera Kristo, kuko mwese mwabatirijwe kuba muri Kristo, ku buryo Kristo ababera nk'umwambaro. Nuko rero nta tandukaniro riba riri hagati y'Umuyahudi n'utari Umuyahudi, hagati y'inkoreragahato n'uwishyira akizana, no hagati y'umugabo n'umugore, kuko muri Kristo Yezu mwese muri umwe. Ubwo rero muri aba Kristo, muri urubyaro rwa Aburahamu. Bityo mukaba abo Imana yasezeranyije umunani. Icyo nshaka kuvuga ni uko ugenewe guhabwa umunani mu bya se, igihe akiri umwana nta cyo aba arusha umugaragu w'inkoreragahato, nubwo ari we uzaba umutware wa byose. Ahubwo agumya kugengwa n'abamurera n'abashinzwe ibintu bye, kugeza igihe se yategetse. Natwe igihe twari nk'abana, burya twakoreshwaga agahato n'ibinyabutware bigenga iyi si. Ariko igihe cyagenwe kigeze Imana yohereje Umwana wayo, abyarwa n'umugore kandi avuka agengwa n'Amategeko, kugira ngo acungure abari bakigengwa n'Amategeko, bityo tugirwe abana b'Imana. Koko muri abana bayo ndetse Imana yashyize mu mitima yacu Mwuka w'Umwana wayo, utuma tuyitakambira tuti: “Aba!” ni ukuvuga ngo: “Data!” Bityo wowe ntukiri inkoreragahato ahubwo uri umwana w'Imana, kandi ubwo uri umwana wayo iguteganyirije umunani yageneye abana bayo. Kera mutaramenya Imana, mwari inkoreragahato z'ibyitwa “imana” bitari Imana nyakuri. None ubwo mumaze kumenya Imana ndetse ikirutaho na yo ikaba ibazi, bishoboka bite ko mwashaka gusubira mu buja bwa bya binyabutware by'ibitindi bitagira icyo bishoboye? Musigaye muziririza iminsi runaka kimwe n'amezi n'ibihe n'imyaka! Mfite impungenge ku bwanyu ko ahari ibyo nabakoreye byose naba naravunikiye ubusa. Bavandimwe, ndabinginze ngo mumere nkanjye nk'uko nanjye nigize nkamwe. Burya nta kibi mwigeze munkorera. Muzi ko icyatumye bwa mbere mbona uburyo bwo kubagezaho Ubutumwa bwiza ari uko nari ndwaye. Iyo ndwara yanjye yababereye ikigeragezo, ariko ntimwigeze munsuzugura cyangwa ngo mbatere ishozi. Ahubwo mwanyakiriye nk'aho ndi umumarayika utumwe n'Imana, ndetse mwanyakiriye nk'aho ndi Yezu Kristo ubwe. None se bwa bwuzu mwari mufite bwagiye he? Koko ndahamya ko iyo biba ibishoboka, muba mwarinogoyemo amaso mukayanyihera. Mbese ubu mpindutse umwanzi wanyu kuko mbabwiza ukuri? Ba bantu babafitiye ishyaka ariko si ishyaka ryiza, icyo bashaka ni ukudutandukanya kugira ngo abe ari bo mugirira ishyaka. Si bibi kugira ishyaka iyo ari ishyaka ryo gukora ibyiza, mukarigira igihe cyose atari igihe ndi muri mwe gusa. Bana banjye, nk'uko umubyeyi uri ku nda ababazwa n'ibise, ni ko nanjye ibyanyu bimbabaza kugeza igihe Kristo agaragariye muri mwe. Iyaba nari nshoboye kuba hamwe namwe ubu, ngo nongere mbibabwire ku bundi buryo. Ibyanyu bimpagaritse umutima! Yemwe abashaka kugengwa n'Amategeko, cyo nimumbwire. Mbese ntimwumva icyo Amategeko avuga? Ibyanditswe bivuga ko Aburahamu yari afite abahungu babiri, umwe yavutse ku muja we Hagari, undi ku mugore we Sara utigeze mu buja. Uw'umugore w'umuja yavutse ku buryo busanzwe, naho uw'umugore utigeze mu buja we yavutse bishingiye ku Isezerano ry'Imana. Ibyo ni ikigereranyo. Abo bagore bombi bagereranywa n'Amasezerano abiri Imana yagiranye n'abantu bayo. Rimwe muri yo ryatangiwe ku musozi wa Sinayi ribyara abana b'ubuja, ni ryo rigereranywa na Hagari. Hagari we ashushanya wa musozi wa Sinayi wo muri Arabiya, kandi akaba agereranywa na Yeruzalemu isanzwe iri mu buja, yo n'abayituye bose. Naho aba Yeruzalemu yo mu ijuru barishyira bakizana, kandi ni yo mama utubyara. Ni na ko Ibyanditswe bivuga biti: “Ishime mugore w'ingumba, wowe utigeze ubyara! Vuga cyane urangurure ijwi, wowe utigeze kuribwa n'ibise! Kuko umugore w'intabwa azagira abana benshi, azagira abana kurusha uw'inkundwakazi.” Bavandimwe, nk'uko Izaki yavutse ni ko namwe mwavutse bishingiye ku Isezerano ry'Imana. Nk'uko byabaye icyo gihe, umwana wavutse ku buryo busanzwe agatoteza uwabyawe ku bwa Mwuka, na n'ubu ni ko biri. Ariko se Ibyanditswe bibivugaho iki? Biravuga biti: “Irukana uriya muja n'umuhungu we! Umuhungu w'umuja ntagomba kugabana umunani n'uw'umugore utigeze aba umuja.” Nuko rero bavandimwe, twe ntituri abana b'umuja, ahubwo turi ab'umugore utigeze mu buja. Ni na ko Kristo yadukuye mu buja kugira ngo twishyire twizane. Nuko rero muhagarare kigabo, mwirinde mudasubira mu buja. Nimunyumve. Jyewe Pawulo ndabivuga nkomeje, nimwiyemeza gukebwa Kristo nta cyo azaba abamariye. Na none kandi ndabamenyesha ko umuntu wese wiyemeza gukebwa, aba aniyemeje kumvira Amategeko yose iyo ava akagera. Mwebwe rero abashaka kugirwa intungane imbere y'Imana mwitwaje kumvira Amategeko, muba mwitandukanyije na Kristo bityo mukaba mwivukije ubuntu bw'Imana. Kugirwa intungane imbere y'Imana bidutera gutegereza ibyo twiringiye kuzabona, tubikesha kwizera Kristo tubishobojwe na Mwuka. Iyo umuntu ari muri Kristo Yezu, ari ugukebwa ari ukudakebwa byose nta cyo bimaze. Igifite akamaro ni ukwizera kugaragazwa n'ibikorwa by'urukundo. Ko mwateraga imbere neza, none se ni nde wababangamiye akabatesha gukurikiza ukuri? Iyo rukuruzi ntituruka ku Mana ibahamagara. N'ubundi bavuga ko “agasemburo gake gatubura ifu yose”. Jyewe niringiye Nyagasani ku bwanyu, anyemeza ko mutazafata undi mugambi. Nyamara ubatera imidugararo, uwo ari we wese Imana izamuhana. Naho jyewe rero bavandimwe, bibaye ari ukuri ko ncyamamaza ibyerekeye umuhango wo gukebwa, naba se kandi ngitoterezwa iki? Ari uko bimeze umusaraba wa Kristo namamaza nta we waba ukibangamiye. Iyaba abo babatera imidugararo bari bishahuye bikarangira! Naho mwe bavandimwe, Imana yabahamagariye kwishyira mukizana. Nyamara uko kwishyira mukizana ntimukwiye kubigira urwitwazo rwo gukora ibyo kamere yanyu irarikiye. Ahubwo buri wese akorere mugenzi we abitewe n'urukundo. Koko rero Amategeko yose abumbiye muri iri rimwe ngo: “Ujye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda.” Ariko nimuryana mugacagagurana, mwirinde naho ubundi mwamarana! Reka mbabwire: nimureke Mwuka w'Imana abayobore, bityo ntimuzaba mugikora ibyo kamere yanyu irarikira. Kamere y'umuntu yifuza ibyo Mwuka yanga, Mwuka na we akifuza ibyo kamere yanga. Ni ibintu bibiri bihabanye ku buryo mutakora ibyo mwishakiye. Naho niba muyoborwa na Mwuka, ntabwo muba mukigengwa n'Amategeko. Dore ibibi kamere y'umuntu imukoresha: gusambana, kwiyandarika n'ubwomanzi gusenga ibigirwamana no kuroga, kwangana, amakimbirane, gufuha, kurakara no gutera amahane kwitandukanya n'abandi no kwicamo ibice, ishyari, ubusinzi, umurengwe n'ibindi bisa bityo. Nk'uko nigeze kubibabwira na none ndabamenyesha hakiri kare ko abakora bene ibyo, nta munani bazahabwa mu bwami bw'Imana. Nyamara imbuto ziva kuri Mwuka ni izi: urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, imico myiza, kudahemuka, kugwa neza no kumenya kwifata. Bene ibyo nta mategeko abibuza. Aba Kristo Yezu babambye kamere yabo ku musaraba, hamwe n'ingeso mbi zayo n'irari ryayo. Niba ari Mwuka uduha ubugingo nitureke atuyobore. Ntitukabe abirasi ahubwo twirinde kurakaranya no kugirirana ishyari. Bavandimwe, niba umuntu afashwe acumura, mwebwe abayoborwa na Mwuka mumugarure ku murongo, ariko mubikorane ubugwaneza. Erega nawe ubwawe wirinde uwo uri we wese, kuko nawe washobora kugwa mu bishuko. Mwakirane ibibaremereye, bityo muzaba mwumviye itegeko rya Kristo byuzuye. Umuntu wibwira ko akomeye kandi nta cyo ari cyo aba yibeshya. Ahubwo umuntu wese niyigenzure ubwe mu byo akora. Niba hari icyo afite kwirata, agikore ku giti cye atigereranya ku bandi, kuko buri wese azibarizwa ibyo azaba yarakoze. Uwigishwa Ijambo ry'Imana ajye asangira ibyo atunze byose n'urimwigisha. Ntimukibeshye, Imana ntikinishwa. Imbuto umuntu abiba ni zo azasarura. Ubiba imbuto z'ibishimisha kamere ye, azasarura urupfu. Naho ubiba imbuto z'ibishimisha Mwuka w'Imana, azasarura ubugingo buhoraho. Ntitukarambirwe gukora ibyiza, kuko nitudacogora tuzasarura igihe kigeze. Nuko rero igihe cyose tubonye uburyo tujye tugirira neza abantu bose, ariko cyane cyane abo dusangira kwemera Kristo. Dore izi nyuguti nini ni jye ubwanjye uziyandikiye n'ukwanjye kuboko! Abashaka gushimwa n'abantu ku mpamvu z'imigenzo igaragara ni bo babahatira gukebwa. Intego yabo ni imwe nsa: ni ukugira ngo badatotezwa bazira umusaraba wa Kristo. Nyamara kandi abo bantu nubwo bakebwa, ubwabo ntibumvira Amategeko. Barashaka gusa ko mukebwa kugira ngo babone uko birata uwo muhango ukorewe imibiri yanyu. Naho jye nta kindi ngomba kwiratana kitari umusaraba w'Umwami wacu Yezu Kristo. Uwo musaraba ni wo utuma isi imbera nk'iwubambweho, nanjye nkabera isi nk'uwubambweho. Ku bwanjye gukebwa cyangwa kudakebwa nta cyo bimaze, igifite akamaro ni uko umuntu yaremwa ukundi gushya. Abagenza batyo bakurikiza uwo mugambi, ndetse ab'umuryango wose w'Imana, Imana nibahe amahoro n'imbabazi. Ahasigaye ntihakagire uwongera kundushya, kuko inkovu mfite ku mubiri ziranga ko ndi uwa Yezu. Bavandimwe, Umwami wacu Yezu Kristo nagumye kubagirira ubuntu. Amina. Jyewe Pawulo Intumwa ya Kristo Yezu nk'uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe intore z'Imana [zo mu mu mujyi wa Efezi] z'indahemuka muri Kristo Yezu. Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n'amahoro ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo. Nihasingizwe Imana Se w'Umwami wacu Yezu Kristo. Muri Kristo yadusenderejeho imigisha yose ya Mwuka, iyiduhereye “ahantu ho mu ijuru”. Isi itararemwa Imana yadutoranyirije muri Kristo, kugira ngo tube intore zayo tudafite umugayo imbere yayo. Kubera urukundo rwayo, Imana yari yariyemeje kutugira abana bayo tubiheshejwe na Yezu Kristo, nk'uko yabishatse ikabyishimira. Tuyishime rero kubera ikuzo ry'ubuntu bwayo yatugabiye mu Mwana wayo ikunda! Muri we twacungujwe amaraso yamennye ku bwacu, bityo Imana itubabarira ibicumuro ikurikije ubuntu bwayo butagira urugero. Ubwo buntu yabudusesuyeho buduhesha ubwenge n'ubumenyi bwuzuye. Yatumenyesheje ibanga ry'ubushake bwayo, ikurikije ibyiza yari yarateganyije muri Kristo, kugira ngo igeze byose ku gihe yagennye, isohoze umugambi wayo wo kwegurira Kristo ibintu byose abibere Umutware, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri ku isi. Muri we Imana yaradutoranyije ngo tube umwihariko wayo, ikurikije imigambi yayo yo gukora byose uko ishaka. Kwari ukugira ngo twebwe ababanje kwiringira Kristo dushimishe Imana, tuyiheshe n'ikuzo. Muri we kandi mwebwe mwumvise Ijambo ry'ukuri, ari ryo Butumwa bwiza bubazanira agakiza. Muri we na none mumaze kubwemera, Imana yabashyizeho ikimenyetso kigaragaza ko muri abayo bwite, ni cyo Mwuka Muziranenge yabasezeranyije. Ni na we musogongero w'umunani tuzahabwa, ubwo Imana izacungura burundu abo yagize abayo, kugira ngo biyiheshe ishimwe n'ikuzo. Ni cyo gituma nanjye, aho mariye kumva ukuntu mwizera Nyagasani Yezu n'urukundo mukunda intore z'Imana zose, ntahwema gushimira Imana kubera mwebwe. Uko nsenze ndabibuka nkabasabira ngo Imana y'Umwami wacu Yezu Kristo, ari yo Data nyir'ikuzo, ibahe Mwuka utanga ubwenge kugira ngo ayibahishurire muyimenye neza. Abahumure imitima musobanukirwe ibyo kwiringirwa Imana yabahamagariye, kandi mumenye ukuntu umunani yateganyirije intore zayo ufite ikuzo ritagira urugero, mumenye kandi ububasha bwayo bukomeye butagereranywa ikoresha muri twe abayizera. Ubwo ni bwo bushobozi budukoreramo, ari na bwo mbaraga zayo yakoresheje muri Kristo, ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamushyira iburyo bwayo ku ntebe ya cyami, “ahantu ho mu ijuru”. Yahaye Kristo gusumba bihanitse ibinyabutware byose n'ibinyabushobozi n'ibinyabubasha n'ibinyabutegetsi, ndetse n'izina ryose rishobora kuvugwa atari muri iki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizaza. Imana yeguriye Kristo ibintu byose ibishyira munsi y'ibirenge bye, imuha kugenga Umuryango wayo ku buryo bwose ngo awubere umutwe, na wo umubere umubiri. Ni wo rero cyuzuzo cya Kristo, nk'uko muri we ibintu byose na byo biba byuzuye ku buryo bwose. Namwe mwari mwarapfuye muzize ibicumuro n'ibyaha byanyu. Ni byo mwabagamo, mukurikije imigenzereze y'iyi si, mukurikije n'Umugenga w'ibinyabutware byo mu kirere, ari we mwuka ukorera mu bantu batumvira Imana. Natwe twese twabarirwaga muri abo, igihe twari tugikurikiza ibyo kamere yacu irarikira, tugakora iby'umubiri n'ibitekerezo byacu byifuza. Ku byerekeye kamere yacu, twari abo kurakaza Imana kimwe n'abandi bose. Nyamara Imana yuje imbabazi, kubera urukundo rwinshi yadukunze, yadusanze twarapfuye tuzize ibicumuro byacu, maze iduha ubugingo hamwe na Kristo – erega mwakijijwe n'ubuntu bwayo! Yatuzuranye na Kristo idushyira hamwe na we ku ntebe ya cyami “ahantu ho mu ijuru”, turi muri Kristo Yezu. Kwari ukugira ngo mu bihe bizaza yerekane ubutunzi buhebuje bw'ubuntu bwayo, ikoresheje ineza itugirira muri Kristo Yezu. Koko mwakijijwe n'ubuntu kuko mwizeye Kristo, ntibyakomotse muri mwe ahubwo ni impano y'Imana. Ntibyakomotse kandi ku bikorwa byanyu, kugira ngo hatagira umuntu ubyiratana. Imana ni yo yaduhanze ituremera muri Kristo Yezu, kugira ngo dukore ibyiza yaduteganyirije kera ngo tujye tugenza dutyo. Mwebwe abanyamahanga, abo Abayahudi bita “abatakebwe”, bo bakirata kwa gukebwa kwabo ko ku mubiri, mwibuke rero uko kera mwari mumeze. Mwariho mudafite Kristo nta sano mufitanye n'Abisiraheli, nta ruhare mufite ku byasezeranywe bishingiye ku Isezerano Imana yagiranye n'ubwoko bwayo. Mwari ku isi nta Mana mufite, nta cyo mwiringiye na busa. Mwari kure yayo, ariko ubu muri Kristo Yezu mwigijwe hafi n'amaraso yamennye kubera mwe. Kristo ni we mahoro yacu, abari babiri yatugize umwe, atanga umubiri we ngo akureho urwangano, ari rwo rusika rwadutandukanyaga. Yavanyeho Amategeko hamwe n'amabwiriza n'imigereka yayo, kugira ngo muri we Umuyahudi n'utari Umuyahudi, bombi abagire umuntu umwe mushya. Uko ni ko yazanye amahoro. Ku bw'urupfu rwe rwo ku musaraba, abo bombi yabunze n'Imana abagira umubiri umwe, bityo atsemba urwangano rwari hagati yabo. Yaraje atangaza inkuru nziza y'amahoro, ayibwira mwebwe mwari kure y'Imana n'Abayahudi bari bugufi bwayo. Ubu twese ni we utuma twegera Imana Data tubikesha Mwuka umwe. Bityo rero ntimukiri abanyamahanga n'abimukira, ahubwo musangiye ubwenegihugu n'intore z'Imana, mukaba muri inzu yayo. Mwubatswe nk'amabuye ku rufatiro rugizwe n'Intumwa za Kristo n'abahanuzi, Kristo Yezu akababera ibuye nsanganyarukuta. Muri we ibuye ryose rifungana n'irindi inzu ikajya ejuru, ikaba Ingoro yeguriwe Nyagasani. Bityo muri we namwe mwubakwa hamwe, kugira ngo mube inzu Imana ituramo ku buryo bwa Mwuka. Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe mpōrwa Kristo Yezu, kubera mwebwe abatari Abayahudi. Mwaba mwarumvise umurimo Imana yanshinze kubakorera, ibitewe n'ubuntu bwayo. Yampishuriye ibanga ryayo irimenyesha neza. Namaze kubyandika mu magambo make, muyasomye mubasha kwiyumvira ukuntu nasobanukiwe iryo banga rya Kristo. Ni ibanga ritigeze rimenyeshwa abantu ba kera, ariko ubu Imana yarihishuriye intore zayo z'Intumwa n'abahanuzi, ikoresheje Mwuka wayo. Iryo banga ni uko kubera Ubutumwa bwiza, abanyamahanga kimwe n'Abisiraheli bafite uruhare ku munani w'Imana, bakaba ingingo z'umubiri umwe kandi bagasangira ibyo yasezeranye muri Kristo Yezu. Kubera ubuntu yangiriye n'impano yangabiye, nashinzwe umurimo wo kwamamaza ubwo Butumwa mbikesha ububasha bwayo butwarira muri jye. Jyewe urutwa n'uworoheje cyane mu ntore z'Imana, yangiriye ubwo buntu bwo gutangariza abatari Abayahudi iyo nkuru nziza, yerekeye ubukungu buboneka muri Kristo burenze ubwenge bw'umuntu, no gusobanurira abantu bose uko umugambi w'Imana ugomba gusohozwa. Uwo mugambi ni ibanga Imana Umuremyi wa byose yazigamye uhereye kera kose, kugira ngo ubu imenyeshe ibinyabutware n'ibinyabushobozi “by'ahantu ho mu ijuru”, ubwenge bwayo bw'ingeri nyinshi ikoresheje Umuryango wayo. Ni uko Imana yabikoze ikurikije umugambi wayo uhoraho, yateganyirije muri Kristo Yezu Umwami wacu. Ni na we uduhesha uburenganzira bwo kwegera Imana nta cyo twishisha, bitewe n'icyizere tumufitiye. Ni cyo gituma mbasaba kudacogozwa n'amakuba ndimo kubera mwe, kuko ari yo abazanira inyungu. Ni yo mpamvu mpfukamira Imana Data, uwo imiryango yose yo mu ijuru no ku isi ishingiyeho. Ndayisaba ngo ikurikije ubwinshi bw'umutungo w'ikuzo ryayo, ibahe ububasha mukomezwe umutima mubikesha Mwuka wayo, kugira ngo Kristo ature muri buri muntu bitewe n'uko amwizera. Ndasaba kandi ngo mushorere imizi mu rukundo rwe murwubakeho, maze hamwe n'izindi ntore z'Imana zose, muhabwe ububasha bwo gusobanukirwa ubugari n'umurambararo by'urukundo rwa Kristo, ndetse n'ubujyakuzimu n'ubuhagarike bwarwo. Ni bwo muzamenya urwo rukundo rwe rurenze ubwenge bw'umuntu, bityo mwuzuzwe kamere yose y'Imana ibasenderemo. Nuko rero Imana ibasha gukora ibirenze kure ibyo twasaba, ndetse n'ibyo twakwibwira byose ibigirishije ububasha bwayo bukorera muri twe, nihabwe ikuzo mu Muryango wayo no muri Kristo Yezu iteka ryose, uko ibihe bihaye ibindi. Amina. Noneho jyewe imbohe ihōrwa Nyagasani, ndabinginga mujye mugenza uko bikwiye mukurikije ibyo Imana yabahamagariye. Mwicishe bugufi rwose, mwiyoroshye kandi mwihangane, mugire n'urukundo rubatera kwihanganirana. Muharanire kugumana ubumwe butangwa na Mwuka w'Imana, amahoro abe ari yo mugozi ubafatanya. Umubiri wa Kristo ni umwe, Mwuka na we ni umwe nk'uko icyo mwiringira ari kimwe, ari na cyo Imana yabahamagariye. Nyagasani ni umwe, ukuri twemera ni kumwe, ukubatiza na ko ni kumwe, kandi Imana ni imwe ari yo Mubyeyi wa bose, igenga bose, igakoresha bose kandi ikaba muri bose. Buri muntu muri twe yagabiwe impano imukwiye, bikurikije ubuntu Kristo agira. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Igihe yazamukaga akajya hejuru, yajyanyeyo imfungwa ho iminyago, maze aha abantu impano.” Ariko iryo jambo “yazamukaga” rivuga iki? Ese si ukuvuga se ko yabanje kumanuka akagera ikuzimu? Uwamanutse ni na we wazamutse ajya hejuru y'amajuru yose, kugira ngo yuzure ibyaremwe byose. Nuko aha bamwe kuba Intumwa ze, abandi ngo babe abahanuzi, abandi ngo babe abatangaza Ubutumwa bwiza, naho abandi ngo babe abashumba n'abigisha. Abigenza atyo kugira ngo intore z'Imana zitegurirwe gukora umurimo wayo, maze zubake Umubiri wa Kristo. Bityo igihe nikigera, twese tuzashyike ku rugero rw'ubumwe buva ku kwemera Umwana w'Imana no kumumenya byuzuye, kugira ngo tube abantu bahamye bageze ku rugero rwuzuye rwa Kristo. Ubwo ntituzaba tukiri abana ngo duteraganwe hirya no hino n'imiyaga ibonetse yose, ari yo myigishirize y'abantu bashukana biyubikije uburyarya buyobya. Ahubwo nituvuga ukuri tubitewe n'urukundo tuzakura ku buryo bwose, twunze ubumwe na Kristo ari we Mutwe w'Umubiri. Umutwe ni wo ugenga ingingo z'umubiri zose, ugatuma zihurizwa hamwe zigahuza imikorere, zibikesha imitsi iwukomeza ikawutunga, bityo buri rugingo rugakora umurimo rugenewe, maze umubiri wose ugakura ukiyubaka. Byose biterwa n'urukundo. Ibi ni byo mvuga kandi nemeza mbikomora kuri Nyagasani: nimureke kugenza nk'abatazi Imana bakurikiza ibitekerezo byabo bitagira umumaro, kandi n'ubwenge bwabo bwararindagiye. Baciye ukubiri n'ubugingo buva ku Mana, kubera ubujiji bwabo n'imitima inangiye. Bataye isoni biroha mu bwomanzi, bigeza aho birundurira mu kwiyandarika k'uburyo bwose kuzanwa no kurarikira. Naho mwebwe uko si ko mwamenyeshejwe Kristo. Ni iby'ukuri, ibye mwarabyumvise mwigishwa uko ateye, bikurikije ukuri kubonerwa muri Yezu. Noneho nimwiyambure kamere yanyu ya kera yagengaga imigenzereze mwari mufite, kuko iyo kamere igenda ibonona kubera ibyifuzo byayo bishukana. Ahubwo muhindurwe bashya mu bugingo no mu bitekerezo. Mwambare kamere nshya mumere nk'uko Imana ishaka, iyo kamere irangwa n'ubutungane n'ubuziranenge bikomoka ku kuri. Ni cyo gituma mugomba kwiyambura n'ibinyoma, umuntu wese ajye abwiza mugenzi we ukuri, kuko twese turi ingingo z'umubiri umwe. Kandi nimurakara ntibikabatere gukora icyaha, ndetse izuba ntirikarenge mukirakaye! Ntimugahe Satani urwaho. Uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo yihatire gukora ibyiza akoresheje amaboko ye, kugira ngo abone icyo afashisha uje akennye. Ntimukagire ijambo ribi na rimwe muvuga, ahubwo mujye muvuga ijambo ryose ryakubaka ubugingo bw'abandi nk'uko babikeneye, kugira ngo rigirire akamaro abaryumva. Ntimugashavuze Mwuka Muziranenge Imana yabahaye ho ikimenyetso kibaranga, kugeza ku Munsi wo gucungurwa. Mwamaganire kure icyitwa ukwishaririza, uburakari n'umujinya, intonganya no gusebanya, kimwe n'ubugome bw'uburyo bwose. Ahubwo mugirirane impuhwe n'ineza, mubabarirane nk'uko namwe Imana yabababariye muri Kristo. Kuko muri abana b'Imana ikunda cyane, mujye mukurikiza icyitegererezo cyayo. Mujye mugenza nk'uko Kristo yadukunze, akitanga ngo atubere ituro n'igitambo bifite impumuro nziza ishimisha Imana. Muri intore z'Imana, bityo rero ubusambanyi no kwiyandarika kose cyangwa irari ry'ibintu, ntibikigere bivugwa muri mwe. Ntimukavuge amagambo ateye isoni cyangwa amateshwa, cyangwa amahomvu ahubwo mujye muvuga ibishimisha Imana. Mumenye ibi: umusambanyi wese n'ukora ibiteye isoni n'umunyamururumba (ni cyo kimwe no gusenga ibigirwamana), abo bose nta munani bazagira mu bwami bwa Kristo n'ubw'Imana. Ntihakagire umuntu ubashukisha amagambo y'imburamumaro, kuko ibimeze bityo ari byo bituma Imana irakarira abatayumvira. Nuko rero muramenye ntimugafatanye na bo. Kera mwahoze mu mwijima, ariko none ubu muri mu mucyo kubera Nyagasani. Nuko rero mujye mugenza nk'abari mu mucyo koko. Erega umucyo ni wo sōko y'ingeso nziza zose n'ubutungane n'ukuri! Mushishoze maze mumenye ibishimisha Nyagasani. Ntimukagire uruhare mu bikorwa by'imburamumaro bikorerwa mu mwijima, ahubwo mujye mubishyira ahagaragara. Erega ibyo bakora rwihishwa no kubivuga biteye isoni! Nyamara ibintu byose iyo bishyizwe ahagaragara, biboneka neza uko biteye kuko umucyo utuma byose biboneka. Ni cyo gituma bivugwa ngo: “Wowe usinziriye kanguka, uzuke uve mu bapfuye, maze Kristo akumurikire!” Muzirikane rero imigenzereze yanyu mutagenza nk'injiji, ahubwo mugenze nk'abanyabwenge, mukoresha neza igihe mufite kuko iyi minsi ari mibi. Noneho rero, ntimukabe abapfu, ahubwo mujye mumenya neza ibyo Nyagasani ashaka. Ntimugasinde inzoga kuko zitera kwiyandarika, ahubwo mwuzure Mwuka w'Imana. Mubwirane zaburi n'indirimbo z'ibisingizo n'izahimbwe zikomoka kuri Mwuka, muririmbire Nyagasani kandi mumucurangire mubikuye ku mutima. Igihe cyose mujye mushimira Imana Data ibintu byose, mu izina ry'Umwami wacu Yezu Kristo. Mujye mwubahana mubitewe no gutinya Kristo. Bagore, mwubahe abagabo mwashakanye nk'uko mwubaha Nyagasani. Umugabo ni we mutwe akagenga umugore we, nk'uko Kristo ari umutwe akagenga umubiri we, ari wo Muryango abereye Umukiza. Nuko rero abagore bagomba kubaha abagabo bashakanye ku buryo bwose, nk'uko Umuryango wa Kristo umwubaha. Bagabo, mukunde abagore mwashakanye nk'uko Kristo yakunze Umuryango we akawupfira. Kwari ukugira ngo awiyegurire, aweze awuhagije amazi akoresheje Ijambo rye, uwo Muryango ari wo Mugeni we, awishyingire ufite ikuzo, nta kizinga, nta munkanyari, cyangwa ikindi cyose gisa gityo, ahubwo uboneye udafite inenge. Uko ni ko abagabo bagomba gukunda abagore bashakanye, nk'uko bakunda imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunze. Nta muntu wanga umubiri we bibaho, ahubwo arawugaburira, akawukundwakaza nk'uko Kristo agirira Umuryango we, kandi ni twe ngingo z'uwo Mubiri we. Ibyanditswe biravuga ngo: “Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umuntu umwe.” Iryo ni ibanga rikomeye, ariko jye ndemeza ko rireba Kristo n'Umuryango we. Icyakora namwe rirabareba. Umugabo wese muri mwe akunde umugore we nk'uko yikunda, kandi n'umugore na we yubahe umugabo we. Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu kuko ari byo bikwiriye aba Nyagasani. “Ujye wubaha so na nyoko” – ni ryo tegeko rya mbere ririmo Isezerano – “bityo uzagubwa neza kandi urame ku isi.” Namwe babyeyi, ntimukarakaze abana banyu ahubwo mubarere neza, mubamenyereza kandi mubagezaho inyigisho za Nyagasani. Mwebwe nkoreragahato, mujye mwumvira ba shobuja bo ku isi mubikuye ku mutima nk'abakorera Kristo, mutinya kandi muhinda umushyitsi. Ntimugakorere ijisho nk'abashaka gushimisha abantu, ahubwo mukore uko Imana ishaka mubikuye ku mutima nk'abagaragu ba Kristo. Imirimo y'agahato mukoreshwa muyikorane umutima ukunze nk'abakorera Nyagasani, atari nk'abakorera abantu. Muzirikane ko icyiza cyose umuntu akora, yaba inkoreragahato cyangwa uwigenga, azagihemberwa na Nyagasani. Namwe bakoresha, mugirire mutyo abo mukoresha mureke kubashyiraho iterabwoba. Muzirikane ko ari mwe ari n'abo mukoresha, mufite Shobuja umwe uba mu ijuru, ufata abantu bose kimwe. Ahasigaye mushake amaboko kuri Nyagasani no ku bubasha bwe bukomeye. Mwitwaze intwaro z'Imana kugira ngo mubashe guhagarara kigabo, mudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani kuko ibyo turwana na byo atari abantu, ahubwo ni ibinyabutware n'ibinyabushobozi, ni ibihangange bitegeka iyi si y'umwijima, ari byo za ngabo zigira nabi ziba “ahantu ho mu ijuru”. Ni cyo gituma mukwiye gufata intwaro zose z'Imana. Bityo igihe cy'iminsi mibi muzabashe guhangana na wa Mwanzi, maze byose birangiye mube muhagaze mudatsinzwe. Nuko rero nimuhagarare kigabo, mukenyeye ukuri mwambaye n'ikoti ry'icyuma rikingiriza igituza, ari ryo butungane. Naho mu birenge mube mwambaye inkweto, ari zo mwete wo gutangaza Ubutumwa bwiza bw'amahoro. Muhore mwitwaje ingabo ari yo kwizera Kristo, kugira ngo mubashe kuzimya ya myambi yose yaka umuriro iraswa na Sekibi. Mwambare ingofero y'icyuma ari yo gakiza, kandi mwitwaze inkota muhabwa na Mwuka ari yo Jambo ry'Imana. Byose mubikore musenga ku buryo bwose mwinginga Imana. Ibihe byose muyambaze muvugishwa na Mwuka. Mugumye kuba maso, mushishikarire gusabira intore z'Imana zose. Nanjye mujye munsabira kugira ngo uko mbumbuye umunwa, Imana impe amagambo akwiriye ngo menyeshe abantu ibanga ry'Ubutumwa bwiza nta mususu. No kuri iyi ngoyi ubwo Butumwa ni bwo mpagarariye. Munsabire kugira ngo mbuvuge nshize amanga, uko bikwiye. Tikiko umuvandimwe nkunda n'umugaragu w'indahemuka wa Nyagasani, azabagezaho amakuru yanjye yose ngo mumenye ibyo nkora. Ni na yo mpamvu muboherereje, kugira ngo mumenye uko tumerewe kandi abakomeze. Amahoro n'urukundo hamwe n'ukwizera, bikomoka ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristo, bibe ku bavandimwe bose. Umwami wacu Yezu Kristo nagumye kugirira ubuntu abantu bose bamukunda urukundo rudatezuka. Jyewe Pawulo na Timoteyo abagaragu ba Kristo Yezu, turabaramukije mwebwe ntore z'Imana ziri muri Kristo Yezu zo mu mujyi wa Filipi, hamwe n'abayobozi b'itorero ry'Imana n'abadiyakoni baryo. Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n'amahoro ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo. Nshimira Imana yanjye igihe cyose mbibutse, iteka iyo nsenze mbasabira mwese nezerewe, mbitewe n'uruhare mufite kimwe nanjye rwo kwamamaza Ubutumwa bwiza kuva bigitangira kugeza n'ubu. Ndemeza ko Imana yatangiye uwo murimo mwiza muri mwe izawukora, ikawunonosora kugeza umunsi Kristo Yezu azaza. Sinabura kubagiraho mwese ibitekerezo nk'ibyo kuko mbahoza ku mutima. Mwese mufite uruhare ku buntu Imana yangiriye, haba ubu ndi ku ngoyi cyangwa igihe nari ngifite uburenganzira bwo kurwanira Ubutumwa bwiza, kugira ngo bushinge imizi muri mwe. Imana ni yo ntanze ho umugabo ko mbakumbuye mwese, mbitewe n'urukundo rwa Kristo Yezu rundimo. Icyo mbasabira kandi ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwira ngo mumenye byose, musobanukirwe byose, kugira ngo mushobore gusuzuma ibintu, mumenye ikirushije ibindi gutungana. Bityo muzabe mudafite amakemwa cyangwa umugayo umunsi Kristo azaza, ahubwo muzabe mwareze imbuto z'ubutungane, zihesha Imana ikuzo n'ishimwe mubikesha Yezu Kristo. Bavandimwe, ndashaka kubamenyesha ko ibyambayeho byatumye Ubutumwa bwiza butera imbere, ku buryo abo mu ngoro y'umwami w'i Roma bose, ndetse na rubanda rwose bamenye ko nafunzwe mpōrwa Kristo. Ikindi kandi izi ngoyi zanjye zatumye abenshi mu bavandimwe bakomera kuri Nyagasani, maze barushaho kuvuga Ijambo ry'Imana bashize amanga. Icyakora bamwe batangaza ibyerekeye Kristo babitewe n'ishyari n'amakimbirane, ariko abandi bakabikora babikuye ku mutima. Abo babiterwa n'urukundo bazirikana ko nashinzwe kurwanira Ubutumwa bwiza. Naho ba bandi batangaza ibya Kristo, babiterwa no gushaka kwishyira imbere n'izindi mpamvu zitaboneye, bibwira ko binyongerera imibabaro yo kuba ku ngoyi. Mbese bitwaye iki? Baba babiterwa n'urwitwazo cyangwa n'ukuri, uko biri kose Kristo aramamazwa. Ibyo biranshimisha kandi bizakomeza kunshimisha. Icyo nzi cyo ni uko bizamviramo agakiza, mbikesha amasengesho yanyu no gufashwa na Mwuka wa Yezu Kristo. Dore icyo mfitiye amatsiko kandi niringiye kuzabona: nta kizatuma nkorwa n'isoni. Ahubwo ubu nk'uko bisanzwe nzakomeza kuvuga nshize amanga, kugira ngo naho nabaho cyangwa napfa, imibereho yanjye iheshe Kristo ikuzo ryinshi. Ku bwanjye kubaho ni Kristo, naho gupfa byambera inyungu. Nyamara niba kubaho kwanjye kwatuma nkomeza gukora umurimo w'ingirakamaro, sinzi icyo nahitamo. Mpeze hagati nk'ururimi. Kimwe cyo ndifuza gutabaruka ngo nibanire na Kristo, ndetse ni cyo cyambera cyiza bihebuje, nyamara mwebwe icyarushaho kubagirira akamaro ni uko nagumya kubaho. Icyo nemeza kandi nzi neza ni uko nzagumya kubaho no kubana namwe mwese, kugira ngo mutere imbere kandi mwishimire Kristo Yezu mwemeye, maze muri we ishema ryanyu risesure kubera jyewe kuko nzaba ngarutse muri mwe. Gusa mujye mukora ibikwiranye n'Ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo ndamutse nje kubasura cyangwa ntaje, nzumve ko mukomeye, muhuje umugambi, mushyize hamwe gushishikarira kwizera Kristo mubikesha Ubutumwa bwiza. Ntimugaterwe ubwoba n'ababarwanya, ni cyo kizabera abo bantu icyemezo kivuye ku Mana ko bazarimbuka, naho mwe kibabere icyemezo ko muzakizwa. Koko kandi Imana yabagiriye ubuntu ni yo ibaha gukorera Kristo, atari ukumwemera gusa, ariko kandi ibaha no kubabazwa ari we muhōrwa. Iyo ntambara murwana ni iyo mwasanze ndwana, kandi nk'uko mwabyumvise na n'ubu ndacyayirwana. Mbese mwahawe gukomera kuri Kristo? Ese urukundo rwe rujya rubarema agatima? Mbese Mwuka we yabahaye gushyira hamwe? Ese mugirirana impuhwe n'ibambe? Nuko rero mugire amatwara amwe, mukundane kimwe, muhuze umutima n'inama, ni bwo muzatuma ibyishimo byanjye bisendera. Ntimukagire icyo mukora mubiterwa no kwishyira imbere cyangwa kwikuza, ahubwo mujye mwiyoroshya, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta. Umuntu wese yirinde kuzirikana ibye gusa, ahubwo ajye azirikana n'iby'abandi. Mujye mugira amatwara nk'aya Kristo Yezu. We nubwo yari asanzwe afite kamere y'Imana, ntiyigeze yibwira ko guhwana na yo ari ikintu cyo kugundīrwa. Ahubwo yaretse ibye byose, ahinduka nk'umuntu, ndetse afata kamere y'inkoreragahato. Yabonetse ameze nk'umuntu, yicisha bugufi arumvira, ntiyanga no gupfa, ndetse apfa abambwe ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane, imuha n'ikuzo risumba iry'abandi bose, kugira ngo mu ijuru no ku isi ndetse n'ikuzimu, bose bapfukamire Yezu bamuramye, bose bamwogeze mu ruhame, bemeze ko Yezu Kristo ari we Nyagasani, ngo biheshe Imana Se ikuzo. Mwebwe abo nkunda cyane, iteka mwumviraga Imana, nimukomeze rero kuyumvira atari igihe turi kumwe gusa, ahubwo n'ubu tutari kumwe. Mujye mushyira agakiza kanyu mu bikorwa mutinya kandi muhinda umushyitsi, kuko Imana ari yo ubwayo itwarira muri mwe kugira ngo mushake kandi mukore ibyo yagambiriye. Mukore byose mutinuba kandi mutagirana impaka, kugira ngo mube abana b'Imana batagira umugayo, baboneye, batagira amakemwa, batuye mu bantu b'iki gihe b'abahemu n'abagizi ba nabi, mubabere nk'imuri zimurikira isi, mubagezaho Ijambo ry'ubugingo. Ibyo bizantera kubiratana ku munsi Kristo azaza, byerekane ko ntirukiye ubusa cyangwa ngo mvunikire ubundi. Ahari amaraso yanjye azagomba gusukwa ku gitambo mutura Imana, ari wo murimo muyikorera mubitewe no kwemera Kristo. Bibaye bityo nzabyishimira ngo namwe mwese mwishimane nanjye. Namwe ni uko nimwishime, kugira ngo nanjye nishimane namwe. Nyagasani Yezu nabishaka niringiye ko bidatinze nzashobora kubatumaho Timoteyo, kugira ngo angezeho inkuru yanyu impumurize. Ni we wenyine mfite duhuje kubakunda, kandi wita by'ukuri ku byanyu. Abandi bose baharanira inyungu zabo bwite, aho guharanira iza Yezu Kristo. Muzi ko Timoteyo yerekanye ko ari ingirakamaro, akorana nanjye umurimo w'Ubutumwa bwiza nk'uko umwana akorana na se. Ni we rero niringiye kuzabatumaho nimara kumenya aho ibyanjye byerekeye. Ubundi kandi ndemeza ko Nyagasani nabishaka, ntazatinda kuza iwanyu. Nabonye ko ari ngombwa kubatumaho umuvandimwe Epafurodito dufatanyije umurimo, kandi turi kumwe ku rugamba. Ni intumwa yanyu mwohereje kugira ngo ankorere kuko nari mukeneye. Yari abakumbuye mwese kandi ababajwe cyane n'uko mwumvise ko arwaye. Koko yari arwaye yenda gupfa, ariko Imana ikinga ukuboko. Si we wenyine yabigiriye, nanjye yarabingiriye kugira ngo ne kwicwa n'agahinda kageretse ku kandi. Ni yo mpamvu ndushaho kumva ari ngombwa kumuboherereza, kugira ngo nimumubona muzongere kwishima, bityo nanjye nshire agahinda. Muramwakire rero mwishimye nk'umuvandimwe muri Nyagasani, kandi umuntu wese nk'uwo mujye mumwubaha. Erega yari agiye gupfa azize umurimo wa Kristo, yigerejeho ngo yuzuze ibyo mutari kunshoborera ubwanyu! Ahasigaye bavandimwe, mwishimire muri Nyagasani. Sindambirwa kubandikira ibintu mbisubiramo, igihe bibafitiye akamaro. Mwirinde za mbwa ari zo bagizi ba nabi, bakunda ibyo kwikebagura. Ahubwo ni twe twakebwe by'ukuri twe dusenga Imana tubikesha Mwuka wayo, tukirata Kristo Yezu wenyine aho kwiyemera ubwacu. Jyewe mfite impamvu zatuma niyemera ubwanjye. Haramutse hagize uwibwira ko afite impamvu zo kwiyemera, jyewe namuhiga. Umva nawe: nakebwe ku munsi wa munani. Ndi Umwisiraheli kavukire wo mu muryango wa Benyamini, ndi n'Umuheburayi butwi. Ku byerekeye gukurikiza Amategeko ndi Umufarizayi, naho ku byerekeye ishyaka, natotezaga Umuryango wa Kristo. Ku byerekeye ubutungane buzanwa n'Amategeko, nari inyangamugayo. Nyamara ibyari bimfitiye inyungu, mbibara ko ari igihombo kubera Kristo. Ndetse ibintu byose mbibara ko ari igihombo, iyo mbigereranyije n'ubukungu buhebuje buzanwa no kumenya Kristo Yezu Umwami wanjye. Kubera we nemeye guhara ibyo nitaga inyungu zanjye byose, maze mbibara nk'amazirantoki kugira ngo nunguke Kristo, kandi mpore muri we ntiratana ubutungane buzanwa no gukurikiza Amategeko, ahubwo nirata ubutungane buzanwa no kwizera Kristo, ari bwo Imana itanga bushingiye ku kumwemera. Icyo ngamije ni ukumenya Kristo n'ububasha bwo kuzuka kwe, no gusangira na we kubabazwa nkamera nka we mu rupfu rwe, bityo nkaba niringiye kuzazurwa mu bapfuye. Si ukuvuga ko namaze kugera kuri ibyo cyangwa ngo mbe naramaze kuba indakemwa, ahubwo ndacyahatana kugira ngo mbishyikire nk'uko nanjye Kristo Yezu yanshyikiriye. Bavandimwe, sintekereza ko namaze kubishyikira. Oya, ahubwo icyo nkora ni kimwe, nibagirwa ibyahise maze nkihatira gusingira ibiri imbere. Ndaharanira kugera aho dutanguranwa ngo negukane igihembo Imana imfitiye mu ijuru, mbikesha Kristo Yezu ari na byo yampamagariye. Twese rero ab'indakemwa nitubifate dutyo, kandi niba hari ibyo bamwe muri mwe bafashe ukundi Imana izabibahishurira. Uko biri kose dukomereze aho tugeze twe gucogora. Bavandimwe, mwese mugenze nkatwe kandi abakurikiza icyitegererezo twabahaye mube ari bo muhanga amaso. Nabibabwiye kenshi n'ubu nongeye kubibabwira mbogoza amarira: abenshi babaye abanzi b'umusaraba wa Kristo. Iherezo ryabo ni ukurimbuka kuko imana yabo ari inda, ibiteye isoni bakora bikaba ari byo birata, bahoza umutima ku by'isi. Naho twe iwacu ni mu ijuru, aho Umukiza dutegereje azava ari we Nyagasani Yezu Kristo. Azahindura iyi mibiri yacu yoroheje ayigire nk'uwe ufite ikuzo, akoresheje ububasha butuma ashobora kwigarurira ibintu byose. Nuko rero bavandimwe nkunda kandi nkumbuye, mwebwe kamba natsindiye kandi nishimira, nimuhagarare kigabo bakundwa, mukomere muri Nyagasani. Ewodiya na Sintike, ndabinginze, nimuhurize imitima kuri Nyagasani. Kandi nawe mugenzi wanjye dufatanyije umurimo ndagusaba gufasha abo bagore, kuko bafatanyije nanjye kurwanira Ubutumwa bwiza, bo na Kilementi n'abandi twakoranye amazina yabo akaba yanditswe mu gitabo cy'ubugingo. Mugumye kwishimira muri Nyagasani. Reka mbisubiremo, nimwishime. Ineza yanyu imenywe n'abantu bose. Nyagasani ari hafi kugaruka. Ntimukagire ikibahagarika umutima, ahubwo igihe cyose mumenyeshe Imana ibyo mukeneye muyisaba, muyinginga kandi muyishimira. Bityo amahoro y'Imana asumba kure ubwenge bw'umuntu, arindire imitima yanyu n'ibitekerezo byanyu muri Kristo Yezu. Ahasigaye bavandimwe, icyitwa ingeso nziza cyose n'igikwiye gushimwa cyose, ni iby'ukuri n'ibikwiye icyubahiro, ibitunganye n'ibiboneye, ibikundwa n'ibivugwa neza abe ari byo muhoza ku mutima. Ibyo nabigishije rero n'ibyo nabagejejeho, ibyo mwanyumvanye n'ibyo mwambonanye, ibyo byose mube ari byo mukora, kandi Imana itanga amahoro izabana namwe. Nishimiye cyane muri Nyagasani kuko noneho mwongeye kunzirikana. Erega n'ubundi mwaranzirikanaga, ariko mukabura uko mubingaragariza! Ibyo simbivugishwa n'ubukene, kuko uko ndi kose nimenyereje kunyurwa n'ibyo mfite. Nzi kubaho gikene nzi no kubaho gikungu. Aho ndi hose n'uko byamera kose namenyereye guhaga no gusonza, menyera kugira ibisagutse no kugira bike. Mbashishwa byose na Kristo untera imbaraga. Nyamara mwagize neza ubwo mwifatanyaga nanjye mu makuba nagize. Banyafilipi, igihe nari mvuye muri Masedoniya ngitangira kuhatangaza Ubutumwa bwiza, muzi ko ari mwe muryango wa Kristo wonyine wagize uruhare ku byo nungukaga no ku byo nahombaga Nkiri i Tesaloniki ni mwe mwanyoherereje ibyo nari nkeneye, ndetse si rimwe gusa mwabikoze. Erega ntabwo ari imfashanyo zanyu nkurikiranye, ahubwo nifuza ko mwebwe murushaho kunguka. Ubundi kandi ibyo mwanyoherereje narabishyikiriye ndetse birasaguka. Ibyo nari nkeneye byose ndabifite, kuva igihe Epafurodito yangezagaho ibyo mwamumpereye. Ni ituro rifite impumuro nziza, ni igitambo Imana yemera kandi yishimira. Namwe Imana yanjye ntizabura kubahundazaho ibyo kubakenura byose, nk'uko umutungo wayo uhebuje uri muri Kristo Yezu ungana. Nuko ikuzo ribe iry'Imana Data uko ibihe bihaye ibindi. Amina. Mudutahirize intore z'Imana zose ziri muri Kristo Yezu. Abavandimwe bose turi kumwe barabatashya. Intore z'Imana z'ino zose zirabatashya, cyane cyane izo mu rugo rw'umwami w'i Roma. Nyagasani Yezu Kristo nagumye kubagirira ubuntu. Jyewe Pawulo Intumwa ya Kristo Yezu nk'uko Imana yabishatse, n'umuvandimwe Timoteyo, turabaramukije mwebwe ntore z'Imana z'i Kolosi Kristo yagize abavandimwe b'indahemuka. Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n'amahoro, [ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo]. Iyo tubasabira duhora dushimira Imana Se w'Umwami wacu Yezu Kristo, kuko twumvise ko mwemeye Kristo Yezu mugakunda n'intore z'Imana, mubitewe no kwiringira ibyo mwabikiwe mu ijuru. Ibyo mwabimenyeshejwe n'inyigisho z'ukuri z'Ubutumwa bwiza mwumvise mbere. Ubwo Butumwa bwamaze kugera ku isi yose, bwera imbuto z'ibyiza mu bantu butera imbere. Uko ni ko biri muri mwe kuva aho mwumviye ubuntu Imana igira, mukabusobanukirwa by'ukuri. Ibyo mwabyigishijwe na mugenzi wacu Epafura dukunda kandi dufatanyije umurimo, ni we mugaragu udahemuka wa Kristo ukora mu mwanya wanyu. Ni na we watubwiye urukundo rwanyu mukomora kuri Mwuka w'Imana. Ni cyo cyatumye natwe kuva aho tubyumviye, tudahwema kubasabira. Twinginga Imana ngo ibagwizemo kumenya ibyo ishaka, ibahaye ubwenge no gusobanukirwa bikomoka kuri Mwuka. Bityo muzashobora kujya mugenza uko Nyagasani ashaka kugira ngo mumushimishe iteka, mwere imbuto z'imigirire myiza y'uburyo bwose kandi mukure mu kumenya Imana. Turabasabira ngo muhabwe ububasha ku buryo bwose nk'uko imbaraga z'ikuzo ryayo zingana, kugira ngo mushobore kwihanganira byose mwe gucogora. Bityo mujye munezerwa mushimira Imana Data, yabahesheje uruhare ku munani yageneye intore zayo zigengwa n'umucyo. Ni yo yatubohoye ituvana mu butware bw'umwijima, itujyana mu bwami bw'Umwana wayo ikunda. Ni we dukesha gucungurwa ari ko kubabarirwa ibyaha. Kristo ni ishusho y'Imana itarebwa n'amaso. Ni na we Mwana wayo w'impfura wabimburiye ibyaremwe byose kubaho. Ni we Imana yakoresheje irema ibintu byose, ari ibyo mu ijuru n'ibyo ku isi, ari ibyo amaso areba n'ibyo atareba, ari ibinyabwami cyangwa ibinyabutegetsi, cyangwa ibinyabutware cyangwa ibinyabushobozi. Byose byaremwe na we kandi ni we byaremewe. Yariho mbere ya byose, ni na we uhuriza hamwe byose akabikomeza. Ikindi kandi ni we mutwe ugenga umubiri we, ari wo Muryango w'Imana. Ni we shingiro rya byose, ni na we wabimburiye bose kuzuka kugira ngo afate umwanya w'ibanze muri byose. Koko Imana yishimiye ko ibyuzuye muri yo byose biba mu Mwana wayo, maze yunga ibintu byose na yo ikoresheje uwo Mwana wayo, ari ibyo ku isi ari n'ibyo mu ijuru, izana amahoro bitewe n'amaraso yamenewe ku musaraba. Kera namwe mwahoze kure y'Imana muri abanzi bayo, kubera ibyo mwatekerezaga n'ibibi mwakoraga. Ariko ubu Imana yiyunze namwe ikoresheje urupfu rw'Umwana wayo, watanze umubiri we ho igitambo kugira ngo ibaheshe guhagarara imbere yayo mudafite inenge, nta n'amakemwa cyangwa umugayo. Icyakora mukomere ku byo twemera, mubyishingikirizeho mutajegajega, ari nta kibatesha kwiringira Ubutumwa bwiza mwumvise. Ubwo ni Ubutumwa bwatangarijwe abo ku isi yose, ari bwo jyewe Pawulo nahawe kwamamaza. Ubu nishimiye ko mbabazwa ari mwe nzira, ni na byo bimpesha kuzuza mu buzima bwanjye ibibuze ku mibabaro ya Kristo, mbigirira umubiri we ari wo Muryango w'Imana. Nabaye umugaragu wawo, ntumwe n'Imana kurangiza umurimo yampaye wo kubagezaho Ijambo ryayo. Iryo ni ibanga ryahishwe abantu bose kuva kera kose, ariko ubu Imana yarigaragarije intore zayo. Iryo banga Imana yageneye amahanga yose, yiyemeje kumenyesha intore zayo ukuntu rifite ikuzo risendereye. Iryo banga ni Kristo uri muri mwe, ubizeza kuzahabwa ku ikuzo ry'Imana. Ni we twamamaza tukaburira buri muntu tukamwigisha, dukoresheje ubwenge bwose kugira ngo tubone uko tumushyikiriza Imana, ari indakemwa muri Kristo. Ibyo ni byo mparanira nshishikaye, mbikesha ububasha bwa Kristo butwarira muri jye. Ndifuza ko mumenya ukuntu mbarwanira inkundura, mwebwe n'ab'i Lawodiseya ndetse n'abandi bose batigeze banca iryera. Ni ukugira ngo yaba mwe cyangwa bo, mwese mukomere mwibumbire mu rukundo, bityo mukungahazwe no gusobanukirwa mudashidikanya. Ni bwo muzamenya neza ibanga ry'Imana ari ryo Kristo. Muri we ni ho habitswe ubwenge n'ubumenyi bwose. Ibyo mbibabwiriye kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo y'ubucakura. N'ubwo tutari kumwe bwose mbahozaho umutima, nkishimira kubona ukuntu mukora byose ku murongo, mugakomezwa no kwizera Kristo. Nuko rero nk'uko mwakiriye Kristo Yezu akababera Nyagasani, mube ari ko mugumya gutera imbere muri we. Mushore imizi muri we, ubugingo bwanyu bwubakwe kuri we, mukomeye ku byo twemera nk'uko mwabyigishijwe, byose mubikore mushimira Imana bisesuye. Muramenye ntihakagire ubatwaza igitugu, abashukisha icurabwenge ry'imburamumaro rishingiye ku migenzo karande no ku binyabutware bikorera ku isi, ridashingiye kuri Kristo. Erega ibyuzuye mu Mana byose biba muri Kristo wabaye umuntu! Namwe muruzuye kuko mumufite, we ugenga ibinyabutware n'ibinyabushobozi byose. Kubera Kristo kandi mwarakebwe bitari bimwe byo ku mubiri, ahubwo mwakebwe mu mutima ku buryo bwa Mwuka, abakuraho imigirire mibi ishingiye kuri kamere yanyu. Igihe mwabatizwaga mwahambanywe na Kristo, maze muzuranwa na we kubera kwizera ububasha bw'Imana yamuzuye mu bapfuye. Kera mwari mwarapfuye muzize ibyaha byanyu no kudakebwa nk'Abayahudi, maze Imana ibazurana na Kristo. Yatubabariye ibicumuro byacu byose, isibanganya urwandiko rutondagura imyenda twashinjwaga n'amategeko, irukuzaho kurumanika ku musaraba wa Yezu. Bityo Imana yanyaze bya binyabutware na bya binyabushobozi, ibikoza isoni ku mugaragaro, yerekana ko Kristo abitsinze burundu. Nuko rero ntihagire ubashyiraho amategeko y'ibyo murya n'ibyo munywa, cyangwa y'ibyerekeye iminsi mikuru, cyangwa imboneko z'amezi cyangwa amasabato. Ibyo byose ni ibimenyetso biranga ibizaza, naho icy'ukuri bishushanya ni Kristo. Ibihembo mwagombaga kwegukana ntimukere kubivutswa n'abantu bishimira kwigira nk'abicisha bugufi, bagasenga abamarayika, bakirata ukuntu babonekerwa bidasanzwe. Bene abo baba bishyira imbere babitewe n'ibitekerezo bya kamere yabo bitagira ishingiro, bityo bakaba batifatanyije na Kristo ari we mutwe ugenga umubiri. Umutwe ni wo utuma umubiri wose uhuza imikorere kandi ukagaburirwa, ukoresheje imitsi n'ingingo kugira ngo ukure uko Imana ishaka. Ubwo mwapfanye na Kristo ntimukiri ku ngoyi ya bya binyabutware bikorera ku isi. None se kuki mucyifata nk'aho muri ab'isi? Kuki mukomeza kugengwa n'amategeko nk'aya, ngo: “Ntugafate iki! Ntugasogongere kiriya! Ntukanakore kuri kino!” Erega ibyo byose igihe umaze kubikoresha biba birangiye! Ni amategeko n'inyigisho by'abantu gusa. Ni ukuri bene ibyo wagira ngo bishingiye ku bwenge, kuko byemeza umuntu kwihimbira uburyo bwo gusenga no kwicisha bugufi no kubabaza umubiri. Nyamara nta mumaro bifite wo gucubya irari rya kamere y'umuntu. Imana yabazuranye na Kristo, none rero nimuharanire ibyo mu ijuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw'Imana ku ntebe ya cyami. Muhoze imitima ku byo mu ijuru atari ku byo ku isi, kuko mwapfanye na Kristo kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishwe hamwe na we mu Mana. Ubugingo bwanyu nyakuri ni Kristo, ubwo azagaragara rero namwe muzagaragara muri hamwe na we, mufite ikuzo. Nuko rero nimwice imigirire yanyu ifitanye isano n'iby'isi, nk'ubusambanyi no gukora ibiteye isoni, n'irari n'ibyifuzo bibi, n'umururumba uhwanye no gusenga ibigirwamana. Ibyo ni byo bitera Imana kurakarira [abatayumvira]. Namwe ubwanyu mwagenzaga mutyo kera mukigengwa n'ibyo bibi. Ariko ubu mugomba kuzinukwa ibi byose: uburakari n'umujinya, ubugome n'ibitutsi no kuvuga ibigambo bibi. Ntimukabeshyane kuko mwiyambuye kamere yanyu ya kera n'imigirire yayo, mukambara kamere nshya. Iyo kamere nshya igenda ivugururirwa kugira ishusho y'Iyayiremye, kugira ngo mushobore kuyimenya byuzuye. Aho rero haba hatakivugwa umunyamahanga cyangwa Umuyahudi, uwakebwe cyangwa utakebwe, Umusiti n'umunyeshyamba, inkoreragahato cyangwa uwigenga, ahubwo Kristo ni byose muri bose. Naho mwebwe abo Imana yitoranyirije ikabagira abantu bayo b'inkoramutima, mwambare impuhwe no kugira neza, kwicisha bugufi no kugwa neza no kwihangana. Igihe umuntu agize icyo apfa na mugenzi we, mwihanganirane kandi mubabarirane. Mubabarirane nk'uko Nyagasani yabababariye. Hejuru ya byose kandi mwambare urukundo ho umwitero. Ni na rwo mugozi ubafatanya bihebuje. Mureke amahoro ya Kristo agenge imitima yanyu, ayo ni yo mwahamagariwe kugira ngo mube ingingo zigize umubiri umwe, kandi muhore mushimira Imana. Inyigisho za Kristo zibacengere rwose zibakungahaze, mugire n'ubwenge bwo kwigishanya no kugirana inama. Muririmbire Imana zaburi n'indirimbo z'ibisingizo n'izahimbwe zikomoka kuri Mwuka, muyishima cyane bibavuye ku mutima. Ibyo muvuga byose n'ibyo mukora byose, mubikore mu izina rya Nyagasani Yezu mushima Imana Se, mubinyujije kuri we. Bagore, mwubahe abagabo mwashakanye nk'uko bikwiriye abari muri Nyagasani. Bagabo, mukunde abagore mwashakanye kandi ntimukabamerere nabi. Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu ku buryo bwose, kuko ari byo Nyagasani yishimira. Babyeyi, abana banyu ntimukababuze epfo na ruguru kugira ngo badacika intege. Namwe nkoreragahato, mujye mwumvira ba shobuja bo ku isi ku buryo bwose, atari ugukorera ijisho ngo mubashimishe, ahubwo mubikore mubikuye ku mutima mutinya Shobuja mukuru, ari we Nyagasani. Ibyo mukora byose mubikorane umutima ukunze, atari abantu mukorera, ahubwo mukorera Shobuja uwo. Muzirikane ko Shobuja uwo azabagororera kubaha umunani. Koko kandi Kristo ni we Shobuja mukorera. Ukora ibibi wese bizamugaruka kuko Imana ifata abantu bose kimwe. Namwe abafite abo mukoresha mubahe ibibakwiriye n'ibibatunganiye, mwibuka ko namwe mufite Shobuja mu ijuru. Mwese mugumye gusenga mubihugukiye, mushimira Imana. Natwe mudusabire kugira ngo Imana itwugururire amarembo, idushoboze kujya kuvuga ubutumwa bwayo ari bwo banga ryerekeye Kristo, ni ryo bampōye banshyira kuri iyi ngoyi. Munsabire ngo mvuge ibyaryo uko bikwiye, mbishyire ku mugaragaro. Murajye mwitondera uko mwifata ku batazi Kristo, mukoreshe neza igihe mufite ngo mubabwire ibye. Muhorane imvugo y'ineza ifitiye abantu akamaro, bityo muzamenya uko musubiza umuntu wese ugize icyo ababaza. Tikiko umuvandimwe nkunda cyane azababwira ibyanjye byose. Ni umufasha wanjye w'indahemuka, dufatanyije umurimo wa Nyagasani. Nguwo ndamuboherereje ngo abamenyeshe uko tumerewe, maze abakomeze. Azanye na Onezimo ukomoka muri mwe, na we ni umuvandimwe nkunda cyane w'indahemuka. Bazabatekerereza iby'ino byose. Arisitariko dufunganywe, na Mariko mwene se wabo wa Barinaba ngo mutahe. Mwabwiwe ibyerekeye Mariko, nagera iwanyu muzamufate neza. Yezu witwa Yusito na we arabatashya. Mu Bayahudi bemeye Kristo, abo ni bo bonyine dufatanyije umurimo w'ibyerekeye ubwami bw'Imana kandi baramfashije cyane. Epafura ukomoka muri mwe arabatashya, na we ni umugaragu wa Kristo Yezu. Iteka ashishikarira kubasabira kugira ngo mukomere mube indakemwa, mumenye mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose. Ndahamya rwose yuko abavunikira, mwebwe n'ab'i Lawodiseya n'ab'i Hiyerapoli. Umuganga Luka dukunda cyane, hamwe na Dema barabatashya. Mundamukirize abavandimwe b'i Lawodiseya na Nimfa, n'itorero rya Kristo rikoranira iwe. Nimumara gusoma uru rwandiko, muzarwoherereze ab'itorero rya Kristo ry'i Lawodiseya, kugira ngo na bo barusome, namwe muzasome urwo nandikiye ab'i Lawodiseya nirubageraho. Muzabwire Arikipo muti: “Itondere wa murimo wahawe gukorera Nyagasani, uzawurangize neza.” Jyewe Pawulo ndabatashya. Ibi ni jye ubyiyandikiye n'ukwanjye kuboko. Mujye mwibuka ingoyi ndiho. Nyagasani nagumye kubagirira ubuntu. Jyewe Pawulo hamwe na Silasi na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abari mu Mana Data no muri Nyagasani Yezu Kristo, mugize itorero rya Kristo ry'i Tesaloniki. Imana nibagirire ubuntu ibahe n'amahoro. Uko dusenze turabazirikana, ntiduhwema kubashimira Imana mwese, twibuka iteka imbere y'Imana Data ibikorwa byiza muterwa no kwemera Kristo, n'imvune muterwa n'urukundo no kwihangana kwanyu gukomoka ku kwiringira Umwami wacu Yezu Kristo. Bavandimwe mukundwa n'Imana, tuzi neza ko ari yo yabatoranyije. Koko rero twabagejejeho Ubutumwa bwiza atari amagambo gusa, ahubwo twabubagejejeho bufite ububasha buherekejwe na Mwuka Muziranenge, tubwemeza bidasubirwaho. Muzi ko imyifatire yacu muri mwe yari igendereye kubazanira ibyiza. Namwe mwakurikije urugero rwacu n'urwa Nyagasani. Nubwo mwari mu makuba menshi, Ijambo ry'Imana mwaryakiranye ibyishimo bituruka kuri Mwuka Muziranenge. Bityo mwabereye urugero abemera Kristo bose bo mu ntara ya Masedoniya n'iya Akaya. Koko rero Ijambo rya Nyagasani ryavuye muri mwe ntiryasakaye muri Masedoniya no muri Akaya gusa, ahubwo inkuru ivuga iby'ukwizera Imana kwanyu yamamaye ahantu hose, ku buryo nta cyo twakwirirwa tubivugaho. Abantu bose usanga bavuga ukuntu mwatwakiriye, n'ukuntu mwahindukiriye Imana mukareka ibigirwamana, kugira ngo mukorere Imana nzima kandi y'ukuri, igihe mugitegereje Umwana wayo Yezu yazuye mu bapfuye. Ni we uzava mu ijuru aje kudukiza uburakari bw'Imana bwegereje. Bavandimwe, muzi neza ko tutaje iwanyu tuzanywe n'ubusa. Twari tuvuye i Filipi, aho bari baratugiriye nabi bakadutuka nk'uko mubizi. Ariko nubwo baturwanyije cyane, Imana yaduhaye kubagezaho Ubutumwa bwayo bwiza dushize amanga. Koko imyigishirize yacu ntishingiye ku buyobe, cyangwa ku mpamvu mbi cyangwa ku mayeri. Ahubwo tuvuga uko Imana ibishaka kuko yatugerageje, ikabona kudushinga Ubutumwa bwiza. Ntiduharanira gushimisha abantu, ahubwo duharanira gushimisha Imana yo igenzura ibiri mu mitima yacu. Nk'uko mubizi ntabwo twigeze tubabwira amagambo yo kubacacura, nta n'ubwo twigeze tugira igitekerezo cyo kubashakaho inyungu. Imana ni yo dutanze ho umugabo. Nta na rimwe kandi twigeze dushaka kwihesha ikuzo ku bantu, haba kuri mwe cyangwa ku bandi. Nyamara kandi twashoboraga kwitwaza ko turi Intumwa za Kristo tukabategeka kudukorera. Ibiri amambu, ubwo twazaga iwanyu twariyoroheje, tumera nk'uko umubyeyi ashyashyanira abana be. Kubera ubwuzu twari tubafitiye, uretse no kubagezaho Ubutumwa bwiza bw'Imana, twari no guhara amagara yacu ari mwebwe tubigiriye. Rwose mwari mwatubereye incuti magara. Bavandimwe, muribuka imvune n'umunaniro twagize. Igihe twabatangarizaga Ubutumwa bwiza bw'Imana twakoraga ijoro n'amanywa, kugira ngo hato hatagira n'umwe muri mwe tubera umutwaro. Imana ubwayo namwe abemera Kristo, ni mwe dutanze ho abagabo b'imyifatire yacu myiza muri mwe, nta makemwa, nta buhemu nta n'umugayo. Murabizi twitaga kuri buri wese muri mwe, nk'uko se w'abana abitaho. Twarabakomeje, turabahumuriza kandi turabihanangiriza, ngo mujye mugenza uko bikwiriye abo Imana ihamagara ngo babe mu bwami bwayo bufite ikuzo. Dore indi mpamvu ituma natwe tudahwema gushimira Imana: igihe twabamenyeshaga Ijambo ryayo ntabwo mwaryakiriye nk'ijambo ry'abantu, ahubwo mwemeye ko ari Ijambo ry'Imana kandi ni ryo koko, ni na ryo rigira imbaraga muri mwebwe abemera Kristo. Bavandimwe, mwakurikije urugero rw'abo mu matorero y'Imana yo muri Yudeya bari muri Kristo Yezu, uko bagiriwe nabi n'Abayahudi ni ko namwe mwagiriwe nabi na bene wanyu. Abayahudi ni bo bishe Nyagasani Yezu n'abahanuzi, natwe baradutoteza. Ntabwo bashimisha Imana, ni abanzi b'abantu bose. Batubuza kwigisha abatari Abayahudi ngo na bo bakizwe, bityo bakagwiza umubare w'ibyaha bakomeje gukora kuva kera kose. Amaherezo ariko uburakari bw'Imana bwabagezeho. Naho twebwe bavandimwe, twamaze igihe gito dutandukanye namwe ariko tukabahozaho umutima. Ni cyo cyatumye dukora uko dushoboye kose kugira ngo tubonane imbonankubone, kuko twari tubakumbuye cyane. Ni na yo mpamvu twifuje kuza iwanyu. Ndetse jyewe Pawulo ni kenshi nagize uwo mugambi, ariko Satani aratuzitira. Mwebwe muri mu badutera kwiringira no kwishima, muri n'ikamba ryo gutsinda tuziratana imbere y'Umwami wacu Yezu, ubwo azaba aje. Koko rero ni mwebwe muduhesha ishema n'umunezero. Noneho ubwo tutagishoboye kwihanganira kutamenya amakuru yanyu, twasanze ibyiza ari uko twebwe twasigara mu mujyi wa Atene twenyine. Ni ko kuboherereza Timoteyo, umuvandimwe wacu dufatanyije umurimo w'Imana wo kwamamaza Ubutumwa bwiza bwa Kristo. Twamuboherereje kugira ngo abashyigikire kandi abatere inkunga, kugira ngo murusheho kwizera Kristo, hatagira n'umwe muri mwe uteshuka kubera amakuba turimo. Muzi kandi ko ibyo ari ibyo Imana yatugeneye. Ubwo twari kumwe twabamenyesheje mbere y'igihe ko tugiye gutotezwa, kandi muzi ko ari ko byagenze. Ni yo mpamvu ntashoboye kwihangana, noneho nkabatumaho Timoteyo kugira ngo amenyere aho mugeze mu kwizera Kristo. Natinyaga ko wa Mushukanyi yaba yarabayobeje maze tukaba twaravunikiye ubusa. Ubu Timoteyo amaze guhindukira aturuka iwanyu, yatuzaniye inkuru nziza y'ukuntu mwizera Kristo n'iy'urukundo rwanyu. Yatubwiye ko muhora mutwibuka, mudufitiye ubwuzu n'urukumbuzi kimwe n'uko natwe tubakumbura. Ni yo mpamvu bavandimwe, ukwizera Kristo kwanyu kwadukomeje mu ngorane zose no mu makuba twagize. Ubu ngubu rero turumva tuguwe neza kubera ko mugikomeye kuri Nyagasani. Twabashimira Imana dute? Twayitura dute umunezero mwinshi duterwa namwe imbere yayo? Ijoro n'amanywa dusaba Imana cyane rwose ngo iduhe kongera kubonana, kandi tubaheshe ibyo mugikeneye mu kwizera Kristo kwanyu. Imana Data ubwayo ifatanyije n'Umwami wacu Yezu, nidushakire akayira kagera iwanyu. Nyagasani nabagwirize ndetse abasesekarize urukundo mukundana n'urwo mufitiye abantu bose, nk'uko natwe tubakunda. Nabakomeze imitima maze muzabe mudafite inenge cyangwa umugayo imbere y'Imana Data, igihe Umwami wacu Yezu azaba aje, ashagawe n'intore ze zose. Ahasigaye bavandimwe, turabasaba tubinginga mu izina rya Nyagasani Yezu ngo mujye mugenza nk'uko twabigishije, kugira ngo mushimishe Imana. Koko kandi musanzwe mubikora, noneho nimurusheho. Muzi kandi amabwiriza twabahaye aturutse kuri Nyagasani Yezu. Ngibi ibyo Imana ibashakaho: ni ukuba abaziranenge mukirinda ubusambanyi. Buri wese muri mwe nabane n'uwo bashakanye, bagirane umubano utagira amakemwa ushimwa na bose, badatwarwa n'irari nk'abo mu mahanga batazi Imana. Ku byerekeye imibanire ntihakagire uhemukira umuvandimwe we ngo amuce inyuma, kuko Nyagasani azahana abakora batyo nk'uko twabibabwiye tubihanangiriza. Erega Imana ntiyaduhamagariye kwiyandavuza, ahubwo yaraduhamagaye ngo tube abaziranenge! Ni yo mpamvu uzanga gukurikiza izo nyigisho atazaba ari umuntu yasuzuguye, ahubwo azaba yasuzuguye Imana ibaha Mwuka wayo Muziranenge. Ibyerekeye urukundo rwa kivandimwe, si ngombwa kubibandikira kuko Imana yabigishije gukundana, ndetse musanzwe mukundana n'abavandimwe bose bo mu ntara yose ya Masedoniya. Bavandimwe, turabasaba rwose kurushaho kugenza mutyo. Mwihatire kubaho mu ituze mwita ku bibareba, kandi mukoresha amaboko yanyu nk'uko twabibategetse. Bityo muzajye mugenza uko bikwiye imbere ya rubanda, kandi nta cyabo muzakenera. Bavandimwe, twifuza ko mutayoberwa ibyerekeye abamaze gupfa, kugira ngo mudashavura nk'abandi badafite icyo biringiye. Nk'uko twemera ko Yezu yapfuye kandi akazuka, ni na ko twemera ko abapfuye bamwizera, Imana izabazurana na we. Iri jambo tubabwira ni iryo twatumwe na Nyagasani: twebwe abazaba bakiriho aje, ntabwo tuzabanziriza abazaba barapfuye. Ahubwo tuzumva itegeko twumve n'ijwi ry'umumarayika mukuru, twumve n'impanda y'Imana noneho Nyagasani ubwe amanuke avuye mu ijuru, maze abapfuye bizera Kristo babanze bazuke. Nyuma natwe abazaba bakiriho duhite tuzamuranwa na bo mu bicu, dusanganire Nyagasani mu kirere maze tuzabane na we iteka ryose. Nuko rero mubwirane ayo magambo, kugira ngo abahumurize. Bavandimwe, ntimukeneye ko tubandikira ibyerekeye ibihe n'iminsi ibyo bizabera. Ubwanyu muzi neza ko umunsi wa Nyagasani uzabatungura nk'umujura wa nijoro. Igihe bazaba bavuga bati: “Ni amahoro, hari umutekano”, ni bwo icyorezo kizabatungura nk'uko ibise bitungura umubyeyi utwite, maze babure aho bahungira. Nyamara mwebwe bavandimwe, ntabwo muri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk'umujura, kuko mwese muri ab'umucyo, muri ab'amanywa. Ntituri ab'ijoro, ntituri n'ab'umwijima. Nuko rero twe gusinzira nk'abandi, ahubwo tube maso kandi twirinde muri byose. Abasinzira basinzira nijoro, kandi abasinda basinda nijoro. Twebwe rero turi ab'amanywa, ntitugategekwe n'inda tujye twirinda muri byose. Tujye twambara ikoti ry'icyuma rikingiriza igituza ari ryo ukwizera n'urukundo, kandi twambare n'ingofero y'icyuma ari yo kwiringira agakiza. Erega Imana ntiyatugeneye kuzagubwaho n'uburakari bwayo! Ahubwo yatugeneye guhabwa agakiza dukesha Umwami wacu Yezu Kristo, wadupfiriye kugira ngo tuzabane na we ubwo azaza, yasanga tukiriho cyangwa twarapfuye. Noneho rero muhumurizanye, kandi muterane inkunga nk'uko musanzwe mubigenza. Bavandimwe, turabasaba kuzirikana abo muri mwe bavunwa no kubayobora, bakabakosora babishinzwe na Nyagasani. Nimububahe cyane kandi mubakunde kubera umurimo bakora. Namwe kandi mubane amahoro. Bavandimwe, turabihanangiriza ngo mucyahe imburamukoro, mutinyure abanyabwoba kandi mukomeze abanyantegenke, bose mujye mubihanganira. Muramenye he kugira uwitura undi inabi, ahubwo muhore mushaka kugirirana neza, ndetse abantu bose mubagirire neza. Mwishime iteka, musenge ubutitsa, mushimire Imana uko byamera kose, kuko ari byo ibashakaho mwebwe abari muri Kristo Yezu. Ntimugacubye Mwuka w'Imana, ntimugasuzugure ibyahanuwe. Mugenzure byose, ibyiza mubigumane, maze mwirinde icyitwa ikibi cyose. Imana ubwayo yo sōko y'amahoro ibagire abayo rwose, irinde buri wese uko ari kose: umwuka n'ubuzima n'umubiri, maze Umwami wacu Yezu Kristo naza azasange mutariho umugayo. Imana ibahamagara ni indahemuka, izabikora nta kabuza. Bavandimwe, natwe mudusabire. Muramutse kandi abavandimwe bose muhoberana ku buryo butagira amakemwa. Mu izina rya Nyagasani, ndabasaba nkomeje ko uru rwandiko rusomerwa abavandimwe bose. Umwami wacu Yezu Kristo nagumye kubagirira ubuntu! Jyewe Pawulo hamwe na Silasi na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abari mu Mana Data no muri Nyagasani Yezu Kristo, mugize itorero rya Kristo ry'i Tesaloniki. Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n'amahoro, ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo. Bavandimwe, twabura dute kubashimira Imana ubutitsa? Koko birakwiye kuko murushaho gutera imbere mu kwizera Kristo, kandi n'urukundo mufitanye rukiyongera. Ni yo mpamvu mu matorero y'Imana turata ibyanyu, tuvuga uko mwihangana mukizera Kristo, nubwo mutotezwa mukanahura n'amakuba y'uburyo bwose. Ibyo ni byo byerekana ko Imana idaca urwa kibera. Ni cyo kizatuma mubarwa mu bakwiye ubwami bwayo, ari na bwo babahōra bakabagirira nabi. Imana ni intabera, ababateza amakuba izabitura amakuba, namwe abababazwa ibiture kuruhukana natwe. Ni ko bizamera igihe Nyagasani Yezu azahishurwa avuye mu ijuru, ashagawe n'abamarayika be yahaye ububasha. Azaza mu muriro ugurumana yihōrere ku batazi Imana, ntibumvire Ubutumwa bwiza bw'Umwami wacu Yezu. Bazahabwa igihano cyo kurimbuka bajyanwe kure ya Nyagasani, batandukanywe n'ikuzo rye n'ububasha bwe. Ni ko bizamera kuri wa munsi Nyagasani azaza guheshwa ikuzo n'intore ze no gutangarirwa n'abamwemeye bose – muri abo namwe murimo, kuko mwemeye ibyo twahamije hagati muri mwe. Ngiyo impamvu ituma duhora tubasabira kugira ngo Imana ibone ko mukwiye ibyo yabahamagariye. Turayisaba kurambura ukuboko kwayo ngo isohoze imigambi myiza yose mwagize, kimwe n'ibikorwa byiza muheshwa no kwizera Kristo. Bityo Umwami wacu Yezu Kristo aherwe ikuzo muri mwe, kandi namwe muriherwe kuri we, mubikesha ubuntu mugirirwa n'Imana yacu na Nyagasani Yezu Kristo. Bavandimwe, ku byerekeye kuza k'Umwami wacu Yezu Kristo no ku byerekeye uko tuzateranira imbere ye, turabasabye ntimuzakurwe umutima cyangwa ngo muterwe ubwoba no kumva ko umunsi wo kuza kwa Nyagasani wageze, naho hagira uvuga ko yabihishuriwe na Mwuka cyangwa ko hari uwabitangaje, cyangwa se ko ari twe twabyanditse. Ntihazagire ubashuka na gato. Ibyo bitaraba hagomba kuzabanza kubaho abantu benshi beguka ku Mana, noneho uwitwa “Umugome Gica” wagenewe kurimbuka agahishurwa. Uwo ni we urwanya icyo abantu bita imana cyose n'icyo basenga cyose, akishyira hejuru yabyo ku buryo yicara mu Ngoro y'Imana, akigira Imana. Mbese ntimwibuka ko tukiri kumwe nabibabwiye? Ubu kandi muzi igihagaritse ibyo byose icyo ari cyo. Ni ukugira ngo azahishurwe igihe cye kigeze. Koko rero amayobera y'ubugome yatangiye gukora ibyayo. Icyakora haracyariho ubuzitiye kugeza igihe azavanwaho. Ubwo ni bwo wa Mugome azahishurwa, noneho igihe Nyagasani Yezu azaba aje amwicishe umwuka wo mu kanwa ke, amutsembeshe ukurabagirana kwe. Uwo Mugome azaza akoreshwa n'imbaraga za Satani ngo atange ibimenyetso, akore ibitangaza n'ibindi bikorwa by'ububasha by'uburyo bwose byo kuyobya abantu. Azakoresha ubuhemu bw'uburyo bwose kugira ngo ashuke abagenewe kurimbuka, bazira kudakunda ukuri kwari kubarokora. Ni yo mpamvu Imana iboherereza ubuyobe bukaze butuma bemera ibinyoma. Bityo abazaba bataremeye ukuri ahubwo bakishimira ubugome, bazatsindwe n'urubanza. Bavandimwe mukundwa na Nyagasani, nta cyatubuza guhora dushimira Imana kubera mwebwe. Ni mwe Imana yatoranyije ngo mube aba mbere bo guhabwa agakiza mubikesha Mwuka wabeguriye Imana, mubikesha kandi kwemera ukuri. Ni byo yabahamagariye ikoresheje Ubutumwa bwiza twabagejejeho, kugira ngo muhabwe ikuzo ry'Umwami wacu Yezu Kristo. Bityo rero bavandimwe, nimuhagarare kigabo, mukomere ku nyigisho twabagejejeho mu magambo no mu nzandiko. Nyagasani Yezu Kristo nabakomeze, afatanyije n'Imana Data yadukunze ikadutera inkunga iteka, ikadutera no kwiringira ibyiza kubera ubuntu itugirira. Nibakomeze rero, ibahe n'imbaraga mu byiza byose mukora kandi muvuga. Ahasigaye rero bavandimwe, mudusabire kugira ngo Ijambo rya Nyagasani rikomeze ryamamare, rihabwe ikuzo nk'uko bigenda iwanyu. Mudusabire kandi kugira ngo Imana idukize abagome n'abagizi ba nabi. Erega si ko bose bemera Kristo! Ariko Nyagasani ni indahemuka, azabakomeza kandi abarinde Sekibi. Ni Nyagasani utuma tubagirira icyizere, ibyo tubashinga murabikora kandi muzakomeza kubikora. Nyagasani nabayobore abageze ku rukundo rw'Imana, no ku kwihangana gutangwa na Kristo. Bavandimwe, mu izina rya Nyagasani Yezu Kristo turabihanangiriza kwitandukanya n'umuvandimwe wese w'umunebwe, udakurikiza inyigisho twabahaye. Mwebwe ubwanyu muzi neza ukuntu mugomba gukurikiza urugero rwacu. Igihe twari kumwe ntabwo twabaye abanebwe, nta muntu twigeze twaka ibyo kudutunga ku busa. Ahubwo ijoro n'amanywa twarakoze, tugira imvune n'umunaniro kugira ngo tutagira n'umwe turushya. Si uko tutari tubifitiye uburenganzira, ahubwo twashatse kubaha urugero mukurikiza. Koko rero igihe twari iwanyu twarababwiye tuti: “Udashaka gukora ntakarye.” None twumva ko muri mwe hari abanebwe batagira icyo bakora, ahubwo bakivanga mu by'abandi. Abo ngabo turabategeka tubihanangiriza mu izina rya Nyagasani Yezu Kristo, ngo bakore bafite ituze kugira ngo babone ibibatunga. Naho mwebwe bavandimwe, ntimugacogore mu gukora ibyiza. Nihagira utumvira amabwiriza yacu akubiye muri uru rwandiko, mumumenye mwitandukanye na we bitume akorwa n'isoni. Icyakora ntimukamufate nk'umwanzi, ahubwo mujye mumuhana bya kivandimwe. Nyagasani we sōko y'amahoro, ubwe abe ari we ubaha amahoro iteka ku buryo bwose. Nyagasani nabane namwe mwese. Jyewe Pawulo ndabatashya. Ibi ni jye ubyiyandikiye n'ukwanjye kuboko. Ni wo mukono njya nshyira ku nzandiko zanjye zose. Uko ni ko nandika. Umwami wacu Yezu Kristo nagumye kubagirira ubuntu mwese. Jyewe Pawulo Intumwa ya Kristo Yezu nk'uko byategetswe n'Imana Umukiza wacu na Kristo Yezu twiringira, ndakwandikiye Timoteyo mwana wanjye nibyariye muri Kristo twemera. Imana Data ikugirire ubuntu iguhe n'imbabazi n'amahoro, ifatanyije na Kristo Yezu Umwami wacu. Nk'uko nabigusabye igihe najyaga mu ntara ya Masedoniya, ugume Efezi kugira ngo ubuze abantu bariyo gukwiza inyigisho ziyobya. Ubabuze no kwihambira ku bitekerezo bitagira ishingiro, no ku bisekuruza bitagira iherezo. Ibyo bizana impaka gusa, aho guteza imbere imigambi y'Imana twemezwa no kwizera Kristo. Intego mfite ngushinga ibyo ni ukugira ngo bagire urukundo rukomoka ku mutima uboneye utabarega ikibi, no kwizera Kristo kuzira uburyarya. Bamwe bahushije iyo ntego, bahera mu magambo y'amahomvu. Bashaka kuba abigisha b'Amategeko, nyamara batazi neza ibyo bavuga n'ibyo bemeza abantu bihandagaje. Turabizi koko Amategeko ni meza, igihe umuntu ayakoresha uko bikwiye. N'ubundi tuzi ko Amategeko atashyiriweho intungane, ahubwo dore abo yashyiriweho: abagome n'ibigande, abatubaha Imana n'abanyabyaha, abahakana Imana n'abasuzugura ibyayo, abica ba se na ba nyina kimwe n'abicanyi bose, abasambanyi basanzwe n'abasambana n'abo bahuje igitsina, abacuruza abantu n'ababeshyi n'abarahira ibinyoma, mbese abakora ibintu byose binyuranye n'inyigisho zishyitse. Izo ni zo nyigisho zihuje n'Ubutumwa nashinzwe, bwerekeye ikuzo ry'Imana nyir'ugusingizwa. Ndashimira Umwami wacu Kristo Yezu watumye mbasha kumukorera, akangirira icyizere, bityo akanshinga umurimo we. Nari umuntu ukunda gutuka Imana, ngatoteza abayoboke bayo nkaba n'umunyarugomo. Ariko Imana yarambabariye kuko ibyo nabiterwaga n'ubujiji, kubera ko ntemeraga Kristo. Ubuntu Umwami wacu agira bwaransābye, kimwe n'ukwizera n'urukundo tubonera muri Kristo Yezu. Iri jambo ni iry'ukuri kandi rikwiye kwemerwa na bose: Kristo Yezu yazanywe ku isi no gukiza abanyabyaha, kandi mu banyabyaha ni jye wa mbere. Ariko icyatumye Imana ingirira imbabazi, ni ukugira ngo muri jye umunyabyaha wa mbere Kristo Yezu yerekane ukwihangana kwe kuzuye, bityo mbere urugero abazamwizera bose bagahabwa ubugingo buhoraho. Umwami uhoraho ari we Mana imwe rukumbi, idapfa kandi itarebwa n'amaso, ahabwe icyubahiro n'ikuzo iteka ryose. Amina. Timoteyo mwana wanjye, dore ibyo ngushinze bihuye n'ibyabanje guhanurwa kuri wowe. Ubyiteho bitume urwana intambara nziza, ukomere kuri Kristo twemera ufite umutima utakurega ikibi. Uwo mutima bamwe banze kuwumvira bareka kwizera Kristo, bamera nk'abigungiye mu matongo. Muri abo hari Himeneyo na Alegisanderi, nabeguriye Satani ngo bibigishe kutazongera gutuka Imana. Mbere ya byose ndabihanangiriza ngo mu masengesho yanyu mujye musabira abantu bose, mwinginga Imana kandi muyishimira ku bwabo. Mujye musabira abami n'abandi bategetsi bose kugira ngo tugire amahoro n'ituze, maze tubeho twubaha Imana kandi turi inyangamugayo. Ngibyo ibyiza bishimisha Imana Umukiza wacu, ishaka ko abantu bose bakizwa kugira ngo babashe kumenya ukuri byuzuye. Hariho Imana imwe rukumbi kandi umuhuza wayo n'abantu ni umwe, na we ni umuntu, ni Kristo Yezu witanze agapfa ngo abere incungu abantu bose. Icyo ni icyemezo cy'uko Imana ishaka ko bose bakizwa, cyatanzwe igihe kigeze. Ku bw'ibyo nashyiriweho kuba umuvugizi wa Kristo, nkaba n'Intumwa ye ngo nigishe abatari Abayahudi ibyerekeye Kristo twemera n'ukuri kwe – ndavuga ukuri simbeshya. Ndashaka ko ahantu hose abagabo bajya basenga barambuye amaboko, bafite imitima iboneye kandi badafite umujinya cyangwa impaka. N'abagore ni uko bajye bambara uko bikwiye, birimbishe nk'abanyamutima badashira isoni, atari ukuboha imisatsi no kwambara imikufi y'izahabu, cyangwa amasaro y'agahebuzo cyangwa imyambaro y'igiciro gihanitse. Ahubwo umurimbo wabo ube ibikorwa byiza bikwiriye abagore bubaha Imana. Abagore bajye biga batuje kandi bubaha ku buryo bwose. Sinemera ko abagore bigisha cyangwa ngo bategeke abagabo, ahubwo bakwiriye kugira ituze. N'ubundi Adamu ni we waremwe mbere, Eva akurikiraho. Adamu si we washutswe, ahubwo umugore we ni we washutswe maze acumura ku Mana. Nyamara umugore azakirizwa mu ibyara nakomera kuri Kristo twemera, akagira urukundo, akiyegurira Imana kandi akaba umunyamutima. Iri jambo ni iry'ukuri: niba umuntu yifuza kuba umuyobozi w'Umuryango w'Imana, aba yifuje umurimo mwiza. Umuyobozi w'Umuryango w'Imana agomba kuba umuntu w'inyangamugayo, akaba n'umugabo ufite umugore umwe, udategekwa n'inda, ushyira mu gaciro kandi wiyubaha. Agomba kuba umuntu ukunda kwakira abagenzi, uzi kwigisha, utari umunywi w'inzoga cyangwa umurwanyi. Ahubwo agomba kuba umunyamahoro, wirinda amahane kandi udakunda ifaranga. Agomba kuba azi kuyobora neza abo mu rugo rwe bwite, no kumenyereza abana be guhora bubaha ababyeyi ku buryo bwose bukwiye. None se unanirwa kuyobora urugo rwe bwite yashobora ate kwita ku Muryango w'Imana? Umuyobozi w'Umuryango wayo ntakwiriye kuba umuntu wemeye Kristo vuba ngo atigira ishyano ryose, bityo agacirwa iteka nk'irya Satani. Na none kandi agomba kuba umuntu n'abatemera Kristo bavuga neza, kugira ngo atagawa akagwa mu mutego wa Satani. Abadiyakoni na bo ni uko, bagomba kuba abantu biyubaha, bataryarya, batari abanywi b'inzoga kandi badafite umururumba w'inyungu. Bagomba gukomera ku mabanga ya Kristo twemera, bafite imitima iboneye itabarega ikibi. Na bo kandi bajye babanza bageragezwe, hanyuma niba nta cyo bagawa babone gukora uwo murimo w'ubudiyakoni. Abadiyakonikazi na bo bagomba kuba ari abantu biyubaha, bakirinda gusebanya no gutegekwa n'inda, ahubwo nibabe indahemuka ku buryo bwose. Umudiyakoni wese agomba kuba umugabo ufite umugore umwe, uyobora neza abana be n'abandi bo mu rugo rwe. Abakora uwo murimo neza bibahesha umwanya mwiza, bigatuma bavuga bashize amanga uko bemera Kristo Yezu. Nkwandikiye ibyo niringiye kuzaza kugusura vuba. Icyakora nindamuka ntinze, uru rwandiko ruzakumenyesha uko umuntu agomba kwifata mu rugo rw'Imana, ni ukuvuga mu Muryango w'Imana nzima ari wo nkingi ishyigikiye ukuri kwayo. Nta wabihakana, ibanga ryo kubaha Imana rirakomeye. Uwo rivuga yagaragajwe ari umuntu, avugwa ko ari intungane na Mwuka w'Imana, arangamirwa n'abamarayika, yamamazwa mu mahanga, yemerwa n'abo ku isi, ajyanwa mu ijuru, ahabwa ikuzo. Mwuka w'Imana avuga yeruye ko mu minsi y'imperuka bamwe bazimūra Kristo, bayoboke inyigisho ziyobya zikwizwa n'ingabo za Satani. Bazaba bayobejwe n'uburyarya bw'abanyabinyoma bafite imitima ihuramye, ku buryo itakibashinja ibibi bakora. Bazabuza abantu gushakana no kurya bimwe na bimwe kandi Imana ari yo yabiremye, kugira ngo abayoboke bayo basobanukiwe ukuri babirye bayishimira. Erega ibyo Imana yaremye byose ni byiza, kandi nta na kimwe kigomba gutabwa iyo bacyakiranye ishimwe, kuko kiba cyejejwe n'Ijambo ry'Imana no gusenga! Niwumvisha abavandimwe ibyo ngibyo uzaba ubaye umugaragu mwiza wa Yezu Kristo, bizagaragara ko utungwa n'amagambo ya Kristo twemera, n'inyigisho nziza wakurikije. Naho ibitekerezo by'abakecuru bitagira ishingiro kandi bihakana Imana, ujye ubigendera kure ahubwo wimenyereze kubaha Imana. Imyitozo ngororamubiri ifite akamaro ariko gake, naho kubaha Imana byo bigira akamaro ku buryo bwose, bitanga icyizere cyo guhabwa ubugingo bw'ubu n'ubw'igihe kizaza. Iri jambo ni iry'ukuri kandi rikwiye kwemerwa na bose: igituma twemera kuvunika tugahirimbana, ni uko twiringiye Imana nzima yo Mukiza w'abantu bose cyane cyane abemera Kristo. Ngibyo ibyo ugomba kwemeza abantu no kubigisha. Ntihakagire ugusuzugura ngo ni uko uri muto. Ahubwo ubere urugero abemera Kristo mu mivugire no mu myifatire, no mu rukundo no mu kwemera Kristo, no mu kugira umutima uboneye. Igihe ugitegereje ko nza wihatire gusomera abantu Ibyanditswe, no kubakomeza no kubigisha. Ntukirengagize impano ikurimo wahawe n'Imana ubikesha ibyahanuwe, igihe abakuru b'Umuryango w'Imana bakurambikagaho ibiganza. Ngibyo ibyo ugomba kuzirikana ukabyitaho. Ni bwo bizagaragarira bose ko utera imbere. Wirinde ubwawe, witondere n'ibyo wigisha ubyizirikeho. Nugenza utyo uzahabwa agakiza wowe n'abagutega amatwi. Ntugacyahe umusaza ahubwo ujye umuhugura nk'aho ari so, n'abasore ubahugure nk'aho ari abavandimwe bawe. Abakecuru ubahugure nk'aho ari ababyeyi bawe, abāri na bo nk'aho ari bashiki bawe ubafitiye umutima uboneye rwose. Wubahe abapfakazi bamwe ba nyamwigendaho. Naho niba umupfakazi afite abana cyangwa abuzukuru, nibabanze bagaragaze mu rugo rwabo bwite uko bubaha Imana, biture ababyeyi babo ineza babagiriye. Ibyo ni byo bishimisha Imana. Umupfakazi nyamwigendaho kandi nyakujya yiringira Imana gusa, ntahwema kuyisenga no kuyiyambaza ijoro n'amanywa. Naho umupfakazi wibera mu mudamararo, we ku Mana aba apfuye ahagaze. Ibyo ubibashinge kugira ngo babe inyangamugayo. Niba umuntu atita kuri bene wabo cyane cyane abo mu rugo rwe, uwo aba yarahakanye Kristo twemera ndetse aba arutwa n'abatemera Kristo. Ntihakagire umugore uzandikwa mu mubare w'abapfakazi atarageza ku myaka mirongo itandatu y'ubukuru, kandi atarashatswe n'umugabo umwe gusa. Agomba kuba azwi ho ibikorwa byiza ari byo ibi: kurera abana be neza, kwakira neza abagenzi, koza ibirenge by'intore z'Imana, kugoboka imbabare, mbese kugira ibikorwa byiza by'uburyo bwose. Abapfakazi bakiri bato ntukabashyire mu mubare w'abandi, kuko iyo irari ryabo ribateye kureka Kristo bongera gushaka abandi bagabo. Bityo bakaba batsindwa n'urubanza rwo kureka ibyo bari biyemeje mbere. Byongeye kandi bimenyereza kuzerera imihana, bakaba imburamukoro. Si ibyo gusa ahubwo bahinduka n'abanyamazimwe, bakajya bivanga mu bitabareba, bakavuga ibidakwiye. Ni cyo gituma nshaka ko abapfakazi bakiri bato bongera gushyingirwa bakabyara, bakayobora ingo zabo, bityo bakima abanzi b'Imana urwaho rwo gusebya abayo. Koko hari bamwe muri bo bamaze guteshuka bagakurikira Satani. Nihagira umugore wemera Kristo akaba afite abapfakazi muri bene wabo, ajye abafasha kugira ngo byorohereze Umuryango w'Imana, ubone uko ugoboka abapfakazi nyamwigendaho. Abakuru bayobora neza Umuryango w'Imana bakwiye guhembwa incuro ebyiri, cyane cyane abavunwa no kwamamaza Ijambo ry'Imana no kwigisha abandi. N'ubundi Ibyanditswe biravuga ngo: “Ntimugahambire umunwa w'ikimasa igihe gihonyōra ingano”, kandi ngo: “Umukozi akwiye guhemberwa umurimo akora.” Ntukemere ibyo barega umukuru w'Umuryango w'Imana, keretse ashinjwa n'abagabo babiri cyangwa batatu. Abacumura ujye ubahanira mu ruhame kugira ngo abandi batinye. Ndakwihanangiriza ntanze Imana ho umugabo, ndetse na Kristo Yezu n'abamarayika bayo bayishagara, ukurikize ayo mabwiriza utagize aho ubogamira, cyangwa ngo uce urwa kibera. Ntukihutire kugira uwo urambikaho ibiganza ngo abe umukozi w'Imana. Ntukifatanye n'abandi gukora ibyaha, ahubwo wowe ubwawe ugumye kugira umutima uboneye. Reka kunywa amazi gusa, ahubwo ujye ukoresha ka divayi gake kubera igifu cyawe no guhora urwaragurika. Ibyaha by'abantu bamwe byigaragaza mbere y'uko bacirwa urubanza, naho iby'abandi bikagaragara hanyuma. Bityo n'ibikorwa byiza na byo byigaragaza mbere y'igihe, kandi naho bitagaragara ako kanya ntibishobora guhora bihishwe. Abagizwe inkoreragahato bose nibemere ko ba shebuja bakwiye kubahwa rwose, kugira ngo hatagira utuka Imana cyangwa inyigisho zacu. Abafite ba shebuja bemera Kristo ntibakabasuzugure, bitwaza ko ari abavandimwe babo muri Kristo. Ahubwo barusheho gukora bavunika, kuko abafashwa n'umurimo wabo mwiza ari abo bakunda bahuje kwemera Kristo. Dore ibyo ugomba kwigisha no kugiramo abandi inama: nihagira uwigisha ibindi bidahuje n'amagambo ashyitse y'Umwami wacu Yezu Kristo n'inyigisho zinogeye Imana, uwo ni umwirasi utagira icyo azi, urwaye indwara yo kujya impaka no guterana amagambo. Ibyo ni byo bibyara ishyari n'amakimbirane, gusebanya no gukekera abandi ibibi, n'impaka z'urudaca mu bantu bafite ubwenge bwononekaye bakamyemo ukuri. Bibwira ko uwubaha Imana aba yikurikiraniye inyungu. Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanyije no kunyurwa n'ibyo ufite, bizana inyungu ikomeye. Erega nta cyo twazanye ku isi, kandi nta n'icyo tuzabasha kuyivanaho! Ariko ubwo dufite ibyokurya n'ibyo kwambara nitunyurwe na byo. Naho abararikira ubukungu bagwa mu mutego, bagashukwa n'irari ryinshi ry'ubupfu rikabangiza. Ni cyo gituma bahomba byose bakarimbuka. Koko gukunda amafaranga ni yo nkomoko y'ibibi byose. Kuyararikira kwatumye bamwe bateshuka bareka Kristo twemera, bakubitana n'ububabare bwinshi. Naho wowe muntu w'Imana, ibyo byose ujye ubigendera kure. Uharanire gutunganira Imana no kuyubaha, kuba indahemuka no kugira urukundo, kudacogora no kwiyoroshya. Ujye urwana intambara nziza, urwanire Kristo twemera maze usingire ubugingo buhoraho. Ngibyo ibyo wahamagariwe ukabyemeza neza mu ruhame, abantu benshi bakabibera abagabo. Imana ibeshaho byose ni yo ntanze ho umugabo, na Kristo Yezu wabaye umugabo w'iby'ukuri yemera imbere ya Ponsiyo Pilato, na we mutanze ho umugabo yuko ngushinze ibi ngibi: ujye ukurikiza ibyo wategetswe nta makemwa, nta n'umugayo kugeza igihe Umwami wacu Yezu Kristo azaba aje. Imana nyir'ugusingizwa kandi ishobora byose, yo Mwami ugenga abami ikaba n'Umutegetsi ugenga abategetsi, izabikora igihe cyabyo kigeze. Ni yo yonyine ihoraho ituye mu mucyo utegerwa, nta muntu wigeze ayibona kandi ntawe ubasha kuyibona. Ikuzo n'ububasha buhoraho bibe ibyayo. Amina. Abakungu b'iki gihe cya none ubihanangirize, kugira ngo birinde gusuzugura no kwiringira ubukungu bushira vuba. Ahubwo biringire Imana yo iduhundazaho ibintu byose ngo tubikoreshe tubyishimira. Ubihanangirize kandi bajye bakora neza, ubukungu bwabo bube ibikorwa byiza, bahore biteguye gutanga ku byabo batitangiriye itama. Bityo bazaba bafite ifatizo ry'ubukungu bwiza babikiye igihe kizaza, kugira ngo basingire ubugingo nyakuri. Nuko rero Timoteyo, urinde icyo washinzwe, ugendere kure y'amagambo y'amanjwe y'abatitaye ku Mana na kure y'impaka z'ingirwabumenyi. Bamwe bitwaje ubwo bumenyi bituma bateshuka kuri Kristo twemera. Nyagasani nagumye kubagirira ubuntu. Jyewe Pawulo Intumwa ya Kristo Yezu nk'uko Imana yabishatse, ikanshinga kumenyekanisha isezerano ry'ubugingo duherwa muri Kristo Yezu, ndakwandikiye Timoteyo mwana wanjye nkunda. Imana Data ikugirire ubuntu, iguhe n'imbabazi n'amahoro, ifatanyije na Kristo Yezu Umwami wacu. Ndashimira Imana nkorera mfite umutima utandega ikibi, nk'uko ba sogokuruza babigenzaga. Mpora nkwibuka ijoro n'amanywa uko nsenze. Iyo nibutse amarira yawe nifuza cyane kongera kukubona, kugira ngo ngire ibyishimo bihebuje. Ndibuka ukwizera Kristo kwawe kuzira uburyarya. Uko kwizera ni ko nyogokuru wawe Lowisi yari afite uhereye mbere, nyuma nyoko Unise na we agira uko kwizera, kandi sinshidikanya ko nawe ari ko ufite. Ni yo mpamvu nkwibutsa ngo umere nk'uwatsa umuriro, ukangure impano ikurimo Imana yaguhaye igihe nakurambikagaho ibiganza. Koko rero umwuka Imana yaduhaye si uwo kutugira abanyabwoba, ahubwo ni Mwuka uduha ububasha n'urukundo no kumenya kwifata. Ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu, kandi ntugaterwe isoni n'uko mfunzwe bamumpōra. Ahubwo wemere kugirirwa nabi kimwe nanjye kubera Ubutumwa bwiza, Imana ibigushoboje. Ni yo yadukijije, iduhamagarira kuba intore zayo bidatewe n'ibikorwa byacu, ahubwo bitewe n'umugambi wayo n'ubuntu yatugiriye. Kuva mbere na mbere Imana yatugiriye ubwo buntu muri Kristo Yezu. Ariko noneho bwashyizwe ku mugaragaro, igihe Umukiza wacu Kristo Yezu yazaga. Ni we watsembye ubushobozi bw'urupfu, maze ahishura ubugingo budashira akoresheje Ubutumwa bwiza. Ubwo Butumwa ni bwo nashinzwe gutangaza ngo mbubere intumwa n'umwigisha. Ni na yo mpamvu ituma mbabazwa ntyo. Nyamara ntibinkoza isoni kuko nzi uwo nizeye, kandi nkaba nzi neza ko afite ububasha bwo kurinda ibyo yanshinze, kugeza kuri wa munsi Kristo azazaho. Inyigisho zishyitse wanyumvanye uzifate ho urugero uzajya ukurikiza, bityo ukomere kuri Kristo Yezu umwizeye kandi ufite urukundo. Ibyiza washinzwe ubirinde ufashijwe na Mwuka Muziranenge uba muri twe. Nk'uko ubizi abo mu ntara ya Aziya bose barantereranye, barimo Figelo na Erimogene. Nyagasani nagirire neza urugo rwa Onesiforo, kuko yampumurije kenshi ntaterwe isoni n'ingoyi ndiho. Ahubwo akigera i Roma yanshatse ashyizeho umwete maze arambona. Ntawe ukurusha kumenya ibyiza yangiriye turi Efezi. Kuri wa munsi Nyagasani azamugirire imbabazi, zitangwa na Nyagasani ubwe. Wowe rero mwana wanjye, uhagarare kigabo ubishobojwe n'ubuntu Kristo Yezu akugirira. Ibyo wanyumvanye hari abahamya benshi, nawe ubishinge abantu b'indahemuka bazashobora kubyigisha abandi. Ujye ufatanya nanjye kwihanganira amagorwa, nk'uko bikwiye umusirikari mwiza wa Kristo Yezu. Nta musirikari wagira ibindi ahugiramo ngo abe akinejeje uwamwohereje ku rugamba. Igihe kandi abantu barushanwa, nta wahembwa ikamba rigenewe abatsinze, keretse akurikije amategeko y'irushanwa. Umuhinzi kandi ni we ubanza kuganura ku byo yavunikiye. Uzirikane ibyo mvuze, Nyagasani azaguha kubisobanukirwa byose. “Ujye wibuka Yezu Kristo, wazutse mu bapfuye, kandi ukomoka kuri Dawidi”, nk'uko Ubutumwa bwiza namamaza bubivuga. Ubwo Butumwa ni bwo mpōrwa, ngashyirwa no ku ngoyi nk'umugizi wa nabi. Nyamara Ijambo ry'Imana ryo ntirishyirwa ku ngoyi. Ni yo mpamvu nihanganira byose kubera abo Imana yitoranyirije, kugira ngo na bo bahabwe agakiza kabonerwa muri Yezu Kristo hamwe n'ikuzo rihoraho. Iri jambo ni iry'ukuri: “Niba twarapfanye na we, na none tuzabanaho na we. Nitugumya kwihangana, tuzimana ingoma na we. Nitumwihakana, na we azatwihakana. Niyo twamuhemukira we ahora ari indahemuka, kuko atabasha kwica Isezerano.” Ibyo byose ujye ubyibutsa abantu bose, ubihanangirize utanze Imana ho umugabo, ngo birinde amagambo atera impaka kuko nta cyo amaze, uretse gusenya abayumva. Ujye wihatira kwishyīra Imana nk'umukozi ushimwa, utagomba guterwa isoni n'umurimo ayikorera, ahubwo ujye uvuga Ijambo ryayo ry'ukuri uko riri. Naho amagambo y'amanjwe y'abatemera Imana ujye uyagendera kure, kuko abayasamarira barushaho kutayubaha. Inyigisho zabo zimunga abantu nk'igisebe cy'umufunzo. Muri abo harimo Himeneyo na Fileto. Barateshutse bareka ukuri, bavuga ko izuka ry'abapfuye ryarangiye. Bityo bagatesha bamwe Kristo bemeraga. Nyamara haracyariho ifatizo rikomeye ryashyizweho n'Imana, rirangwa n'iri jambo ngo: “Nyagasani azi abe ”, kandi ngo: “Uvuga ko ari uwa Nyagasani wese nareke gukora ibibi.” Mu nzu nini ntihaba ibikoresho by'izahabu n'iby'ifeza gusa, haba hari n'ibindi byakozwe mu biti no mu ibumba. Bimwe bigenerwa imirimo y'icyubahiro, ibindi imirimo isuzuguritse. Uwiboneza rero akimaraho ibyo bibi, azaba igikoresho kigenewe imirimo y'icyubahiro, cyeguriwe nyira cyo kikamugirira akamaro, kandi gikwiranye n'ibikorwa byiza byose. Irari rya gisore ujye urigendera kure, ahubwo ushishikarire kuba intungane n'indahemuka no kugira urukundo n'amahoro, ufatanyije n'abandi biyambaza Nyagasani bataryarya. Naho impaka ziterwa n'ubujiji n'amanjwe ujye uzirinda, kuko uzi ko zibyara amahane. Erega ntibikwiye ko umugaragu wa Nyagasani agira amahane, ahubwo akwiriye kuba umugwaneza kuri bose, ushoboye kwigisha kandi wihangana. Agomba kwigisha abamurwanya afite ubugwaneza. Ahari Imana yazabemeza kwihana bagasobanukirwa neza ukuri kwayo, bityo bakabasha kwisubiraho maze bakigobotora mu mitego y'umwanzi Satani, wabagize imbohe ze ngo bakore ibyo ashaka. Umenye neza ko mu minsi y'imperuka hazaza ibihe bikomeye. Abantu bazaba bikunda, bakunda ifaranga, birata, bikuza, batuka Imana, batumvira ababyeyi. Bazaba ari indashima, batubaha Imana, badakunda ababo, batagira impuhwe, babeshyerana, bahubuka. Bazaba ari abanyarugomo n'abanzi b'ibyiza, abagambanyi n'ibyihebe n'abikakaza. Bazaba bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana. Bazigira nk'abubaha Imana, ariko bahinyura ububasha bitera. Abo bose ujye ubagendera kure. Bamwe muri bo bakunda gusesera mu mazu, bakigarurira ingirwabagore zashenguwe n'ibyaha, zigengwa n'irari ry'uburyo butari bumwe. Ni abantu bahora biga iby'Imana, ariko ntibigere bamenya ukuri kwayo. Nk'uko Yane na Yambure barwanyije Musa, ni na ko abo bantu barwanya ukuri. Ni abantu bafite ubwenge bwononekaye, kandi ukwemera Kristo kwabo kwarahinyutse. Ariko rero nta ho bizabageza kuko ubupfu bwabo buzagaragarira bose, nk'uko byagenze kuri Yane na Yambure. Ariko wowe wakurikije neza ibyo nigisha n'uko nifata n'ibyo ngamije. Uzi kandi ukwizera kwanjye n'ukwihangana kwanjye, urukundo rwanjye n'ukudacogora kwanjye. Uzi n'ukuntu natotejwe, ndetse n'amakuba nagiriye mu mujyi wa Antiyokiya n'uwa Ikoniyo n'uw'i Lisitira. Mbega ngo ndatotezwa! Nyamara ibyo byose Nyagasani yarabinkijije. Erega n'ubundi abashaka bose guhora bubaha Imana, kubera Kristo Yezu ni ukuri bazatotezwa! Naho abagizi ba nabi n'abashukanyi bazarushaho kuba babi, bayobye abandi na bo bagire ababayobya. Ariko wowe ukomere ku byo wigishijwe ukiyemeza ko ari iby'ukuri, kandi ukaba uzi neza ababikwigishije. Uhereye mu buto bwawe wamenye Ibyanditswe Imana yatugeneye, bibasha kukumenyesha ubwenge bwo kukugeza ku gakiza, ubikesha kwizera Kristo Yezu. Ibyo Byanditswe byose byahumetswe n'Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha umuntu ukuri no kwamagana ibibi, gukosora umuntu no kumumenyereza gutunganira Imana, kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse kandi atunganyirijwe rwose gukora ibyiza byose. Ndakwihanangiriza ntanze Imana ho umugabo, hamwe na Kristo Yezu uzacira imanza abazima n'abapfuye, no kubera ukuza kwe aje kwima ingoma ye, utangaze Ijambo ry'Imana, urivuge mu gihe cyiza no mu gihe gikomeye. Ukosore abantu, ubacyahe, ubahugure ufite kubihanganira no kubigisha ubutitsa. Koko igihe kizaza abantu bamwe be kwihanganira inyigisho zishyitse, ahubwo bakurikize ibyifuzo byabo bwite. Bityo bazikoranyirizaho abigisha benshi bababwira ibihuje n'ibyo bashaka kumva. Bazajya bica amatwi ngo batumva ukuri, ahubwo bahindukirire ibitekerezo by'imburamumaro. Nyamara wowe uramenye, uko byaba kose ujye wirinda muri byose, wihanganire kubabazwa, ukore umurimo wo gutangaza Ubutumwa bwiza, bityo urangize umurimo washinzwe n'Imana. Naho jyewe dore ubu ngiye gutangwa ho igitambo. Igihe cyanjye cyo kwitarura kirageze. Narwanye intambara nziza, nageze aho dusiganirwa kugera kandi Kristo twemera namukomeyeho. Ahasigaye nteganyirijwe ikamba ry'ubutungane, iryo Nyagasani azangororera we mucamanza utabera, umunsi azazaho. Si jye jyenyine azariha, ahubwo azariha n'abantu bose bazaba bafitiye ubwuzu kumubona aje. Wihatire kungeraho vuba, kuko Dema yantereranye abitewe no gukunda iby'iyi si. Yigiriye i Tesaloniki, Kiresensi ajya mu ntara ya Galati, naho Tito ajya mu ya Dalumatiya. Luka wenyine ni we turi kumwe. Uzaze unzaniye Mariko kuko angirira akamaro mu murimo. Tikiko namutumye Efezi. Uzaze unzaniye igishura nasize i Tirowa kwa Karupo, hamwe n'ibitabo cyane cyane iby'imizingo y'uruhu. Umucuzi Alegisanderi yankoreye ibibi byinshi. Nyagasani azamugirira ibikwiranye n'ibyo yakoze. Nawe umwirinde kuko yarwanyije inyigisho zacu bikomeye. Mu iburana ryanjye rya mbere nta wamperekeje, bose barantereranye. Imana ntizabibahōre. Nyagasani we twari kumwe, bityo ampa ububasha ngo ntangaze Ubutumwa bwiza mu batari Abayahudi bose babwumve. Bityo yangobotoye nk'umvanye mu rwasaya rw'intare. Nyagasani azandokora ibibi byose bangirira, hanyuma azangeze mu bwami bwe bwo mu ijuru. Nahabwe ikuzo uko ibihe bihaye ibindi. Amina. Tashya Purisila na Akwila, kimwe n'ab'urugo rwa Onesiforo. Erasito yagumye i Korinti, naho Tirofimo namusize i Mileto arwaye. Uzagerageze kuza mbere y'amezi y'imbeho. Ubulo na Pudensi na Lino na Kilawudiya n'abavandimwe bose ngo mutahe. Nyagasani abane nawe. Nagumye kubagirira ubuntu mwese. Jyewe Pawulo umugaragu w'Imana nkaba n'Intumwa ya Yezu Kristo, natumwe ku bo Imana yitoranyirije ngo mbageze ku kwizera Kristo no kumenya ukuri guhuje no kūbaha Imana, kugira ngo biringire kuzabona ubugingo buhoraho Imana itabeshya yasezeranye kuva kera kose. Mu gihe kigenwe igaragaza Ubutumwa bwayo, maze inshinga umurimo wo kubutangaza nkurikije itegeko ry'iyo Mana Umukiza wacu. Ndakwandikiye Tito mwana wanjye by'ukuri, bitewe no kwemera Kristo dusangiye. Imana Data nikugirire ubuntu, iguhe n'amahoro, ifatanyije na Kristo Yezu Umukiza wacu. Icyatumye nkurekera i Kireti ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bitari ku murongo, no gushyira abakuru b'itorero ry'Imana muri buri mujyi ukurikije amabwiriza naguhaye. Buri wese muri bo agomba kuba indakemwa akaba n'umugabo ufite umugore umwe, abana be bakaba bemera Kristo, batarangwaho kuba ibyomanzi cyangwa ibyigomeke. Erega n'ubundi umuyobozi w'Umuryango w'Imana agomba kuba indakemwa, kubera ko ashinzwe ibintu byayo! Ntakwiye kuba mudakurwakwijambo cyangwa umunyamujinya, cyangwa umunywi w'inzoga cyangwa umurwanyi, cyangwa se umuntu wiruka ku nyungu zishingiye ku buhemu. Agomba kuba umuntu ukunda kwakira abashyitsi, kandi agakunda n'icyitwa icyiza cyose. Agomba kuba ashyira mu gaciro, ari intungane n'inyangamugayo kandi azi kwifata. Agomba kuba akomeye ku magambo adahinyuka ahuje n'ibyo yigishijwe. Ubwo ni bwo azashobora gukomeza abandi akoresheje inyigisho zishyitse, kandi agatsinda abamugisha impaka. Koko rero hariho benshi b'ibyigomeke bavuga amagambo y'amanjwe kandi babeshya, cyane cyane Abayahudi bihambira ku muhango wo gukebwa. Ni ngombwa kubacecekesha, kuko hari ingo bageramo bakazisenya rwose bigisha ibidakwiye, babiterwa no guharanira inyungu zishingiye ku buhemu. Umuhanuzi umwe wo mu Banyakireti ubwabo yaravuze ati: “Abanyakireti iteka ni ababeshyi, ni inyamaswa zuzuye ubugome, ni inda nsa kandi ni inkorabusa.” Ibyo ahamya ni ukuri. Ni cyo gituma ukwiye kubacyaha ukomeje, kugira ngo bemere Kristo ku buryo bushyitse, bareke kwihambira ku bitekerezo bidafite ishingiro by'Abayahudi no ku mabwiriza y'abantu bacurika ukuri. Abatunganye nta kitabatunganira, naho abanduye imitima batemera Kristo nta na kimwe kibatunganira, ubwenge bwabo buba bwononekaye n'imitima yabo iba itakibashinja ikibi. Bemeza ko bazi Imana, nyamara ibyo bakora bikabavuguruza. Ni indashoboka n'intumvira, nta cyiza na kimwe wabashinga gukora. Wowe ujye wemeza abantu imyifatire ihuye n'inyigisho ziboneye. Abasaza ubabwire ngo be gutegekwa n'inda, ahubwo biyubahe, bashyire mu gaciro, bemere Kristo ku buryo bushyitse, bagire n'urukundo kandi be gucogora. Abakecuru na bo ni uko, ubabwire bifate uko bikwiye abantu bubaha Imana. Ntibabe abanyamazimwe cyangwa abaja b'inzoga. Ahubwo bajye bigisha abandi ibyiza. Bamenyereze abagore bakiri bato gukunda abagabo babo n'abana babo, babigishe kuba abanyangesonziza no kutiyandarika, no gukorera ingo no kugira umutima, no kwemera kugengwa n'abagabo bashakanye kugira ngo hatagira utuka Ijambo ry'Imana. Ibyo ubabwira bibe bishyitse kandi bitagayitse, kugira ngo abaturwanya bamware babure ikibi batuvugaho. Abagaragu b'inkoreragahato bemere kugengwa na ba shebuja ku buryo bwose babashimisha, batabavuguruza kandi nta cyo babība. Ahubwo babe indahemuka rwose, kugira ngo baheshe agaciro inyigisho z'Imana Umukiza wacu ku buryo bwose. Erega ubuntu bw'Imana bwamaze kugaragara, ni bwo sōko y'agakiza ku bantu bose! Ubwo buntu butwigisha kuzinukwa imico mibi yo kutubaha Imana no kurarikira iby'isi, kugira ngo muri ibi bihe bya none tumenye kwifata, tugire n'imibereho itunganye yo kubaha Imana. Ni na ko dukwiye kumera tugitegereje umunsi muhire dufitiye ubwuzu, ubwo Yezu Kristo ari we Mana yacu ikomeye n'Umukiza azaza afite ikuzo. Ni we witanze kugira ngo aducungure, atuvane mu bugome bwose kandi ngo atweze, atugire abantu be bwite bafite ishyaka ryo gukora ibyiza. Ibyo ni byo ugomba kumenyesha abakumva, ubakomeze kandi ubacyahe, ukoresheje ubushobozi bwose wahawe. Ntihakagire n'umwe ugusuzugura. Ujye wibutsa Abakristo bose kwemera kugengwa n'abatware n'abandi bafite ubushobozi, no kubumvira no guhora biteguye gukora ikintu cyose cyiza. Ntibakagire uwo basebya, ahubwo birinde amahane biyoroshye iteka, babere bose abagwaneza. Burya natwe twahoze turi abapfu n'indakoreka turi mu buyobe. Twari mu buja bw'irari ribi n'ubw'umudamararo ku buryo butari bumwe. Twari abagome n'abanyeshyari, twangwa natwe twangana. Ariko igihe kigeze, Imana Umukiza wacu igaragaza ubuntu igirira abantu n'urukundo ibakunda, ni ko kudukiza, itabitewe n'uko twakoze ibiyitunganiye, ahubwo ibitewe n'imbabazi zayo. Yadukirishije kutwuhagira, iduha kuvuka ubwa kabiri no guhindurwa bashya na Mwuka Muziranenge. Mwuka uwo Imana yamudusakajeho itaziganya, ikoresheje Yezu Kristo Umukiza wacu. Kwari ukugira ngo tuyitunganire kubera ubuntu yatugiriye, duhabwe n'umunani ari wo bugingo buhoraho twiringiye kuzahabwa. Iryo jambo ni iry'ukuri. Ndashaka ko wita ukomeje kuri izo ngingo, kugira ngo abantu bose bafitiye Imana icyizere bashishikarire bihebuje gukora ibyiza. Ibyo nta ko bisa, ni na byo bifitiye abantu akamaro. Naho impaka z'amanjwe n'ibyerekeye ibisekuruza, n'intonganya n'imburanya zishingiye ku Mategeko ujye ubigendera kure. Nta kamaro bifite, nta n'aho bigeza umuntu. Umuntu uca ibice mu ba Kristo, numara kumuburira ubwa mbere n'ubwa kabiri umwigizeyo. Urabizi umuntu nk'uwo aba yariyandaritse, ni umunyabyaha, ibibi akora ni byo bimushinja. Nimara kugutumaho Aritema cyangwa Tikiko, uzagerageze kunsanga i Nikopoli kuko ari ho niyemeje kumara amezi y'imbeho. Gira umwete wo gutegura urugendo rwa Apolo n'urwa Zena umuhanga mu kuburanira abantu, kugira ngo batazagira icyo babura. Abantu bacu nibimenyereze gushishikarira ibikorwa byiza kugira ngo babone uko bagoboka abandi, bityo be kuba imburamumaro. Abo turi kumwe bose baragutashya. Tashya abadukunda dusangiye kwemera Kristo. Nyagasani nagumye kubagirira ubuntu mwese. Jyewe Pawulo waboshywe mpōrwa Yezu Kristo, jye n'umuvandimwe Timoteyo, turakuramutsa ncuti yacu Filemoni dusangiye umurimo, tutibagiwe na mushiki wacu Afiya na Arikipo, dufatanyije kuba ku rugamba kimwe n'itorero rya Kristo rikoranira mu rugo rwawe. Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n'amahoro, ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo. Filemoni, igihe cyose nsenze ndakuzirikana ngashimira Imana yanjye, kuko numva bavuga ukuntu wizera Nyagasani Yezu, ugakunda n'intore z'Imana zose. Ndasaba Imana ngo ukwizera Kristo dusangiye kukugirire akamaro, gutume urushaho gusobanukirwa ibyiza byose duheshwa na we. Muvandimwe, urukundo rwawe rwanteye ibyishimo, rundema n'agatima kuko wahumurije intore z'Imana. Ubusanzwe rero mfite uburenganzira mpabwa na Kristo, bwo kugutegeka gukora ibikwiriye nta cyo nishisha. Nyamara kuko ngukunda mpisemo ahubwo kubigusaba. Jyewe Pawulo, ubu ugeze mu zabukuru nkaba ndi n'imfungwa mpōrwa Kristo Yezu, ndakwinginga ku byerekeye Onezimo. Ni umwana wanjye nibyariye ndi ku ngoyi. Uwari warakubereye imburamumaro, ubu atubereye twembi ingirakamaro. Ndamukoherereje rero nguwo ni ubura bwanjye. Mba narahisemo kumwigumanira hano ngo ankorere mu mwanya wawe, ndi ku ngoyi mpōrwa Ubutumwa bwiza. Nyamara nta cyo nashatse gukora utakinyemereye, kugira ngo ineza wagira uyigire ku bwende bwawe atari uko ubihatiwe. Ubirebye, Onezimo yaba yaratandukanye nawe by'akanya gato, kugira ngo uzamwakire mubane iteka atakiri umugaragu w'inkoreragahato, ahubwo arenze kuba umugaragu, abaye umuvandimwe w'inkoramutima. Jyewe ubwanjye ni ko mubona ndetse cyane, ariko wowe uzarushaho kumubona utyo kubera imibanire isanzwe no kubera kuba umwe muri Nyagasani. Niba rero wumva ko turi umwe, umwakire nk'aho ari jye wakiriye. Niba kandi yaragufudikiye cyangwa hari icyo agomba kukwishyura, ube ari jye ubibaraho. Ibi ni jye Pawulo ubyiyandikiye n'ukwanjye kuboko, nzamwishyurira. Siniriwe nkwibutsa umwenda nawe undimo. Erega uwo mwenda ni wowe ubwawe! Nyabuneka muvandimwe, ungirire ubwo buntu kubera Nyagasani, bityo uraba ufatanyije na Kristo kundema agatima. Nkwandikiye niringiye ko uzanyumvira, ugakora ibyo ngusabye ndetse ukarushaho. Si ibyo gusa, muntegurire n'icumbi kuko niringira ko Imana yumvise amasengesho yanyu, ikazangarura muri mwe. Epafura tubohanywe duhōrwa Kristo Yezu aragutashya, kimwe na Mariko na Arisitariko, na Dema na Luka dufatanyije umurimo. Nyagasani Yezu Kristo nagumye kubagirira ubuntu. Kera Imana yamenyesheje ba sogokuruza ibyayo kenshi no ku buryo bwinshi, ibatumyeho abahanuzi. Ariko ubu tugeze mu gihe cy'imperuka, yatumenyesheje ibyayo idutumyeho Umwana wayo. Uwo ni we yateganyije guha byose ho umunani, kandi ni na we yakoresheje kurema byose. Uwo Mwana w'Imana ni we urabagirana ho ikuzo ryayo, ni na we ubonekwaho n'imiterere yayo nyakuri. Ni we ushyigikiye ibintu byose kubera ububasha bw'ijambo rye. Arangije umurimo wo kweza abantu akabahanaguraho ibyaha, yicaye mu ijuru ku ntebe ya cyami iburyo bw'Imana nyir'ubuhangange. Imana yahaye uwo Mwana wayo gusumba kure abamarayika, nk'uko izina yahawe risumba iryabo. Koko nta mumarayika n'umwe Imana yigeze ibwira iti: “Ni wowe Mwana wanjye, kuva uyu munsi ndi So.” Cyangwa se ngo ivuge iti: “Jyewe nzamubera Se, na we ambere umwana.” Nyamara kandi igihe Imana yoherezaga impfura yayo ku isi, yaravuze iti: “Abamarayika bose b'Imana nibamuramye.” Ku byerekeye abamarayika yaravuze iti: “Igira abamarayika bayo imiyaga, abo bagaragu bayo ibagira ibirimi by'umuriro.” Naho ku byerekeye Umwana wayo iravuga iti: “Mana, ingoma yawe ihoraho iteka ryose, abantu bawe ubategekesha ubutabera. Ukunda ubutungane ukanga ubugome, ni yo mpamvu Imana ari yo Mana yawe yagusīze amavuta, yakurobanuye muri bagenzi bawe, igusendereza ibyishimo.” Na none iti: “Nyagasani, mbere na mbere wahanze isi, ijuru na ryo ni umurimo w'intoki zawe. Ibyo bizashiraho ariko wowe uzahoraho, byose bizasaza nk'umwambaro. Uzabizingazinga nk'uzingazinga umwenda, bizahindurwa nk'uko imyambaro ihinduranywa. Ariko wowe uzahora uri uko wahoze, ntuzigera ugira iherezo.” Nta mumarayika n'umwe Imana yigeze ibwira iti: “Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye, nanjye nzahindura abanzi bawe nk'akabaho ukandagizaho ibirenge.” None se abamarayika ni iki? Bose ni ingabo zo mu ijuru zikorera Imana, zatumwe gufasha abagenewe guhabwa agakiza ho umunani. Ni cyo gituma tugomba kwita cyane ku byo twumvise, kugira ngo tutayoba tukagenda buheriheri. Ubutumwa bwavuzwe n'abamarayika bwari bukaze, ku buryo ababucumuyeho ntibabwumvire, bahawe igihano kibakwiriye. None se twebwe tuzarokoka dute niba twirengagiza agakiza gakomeye gatyo? Ibyerekeye ako gakiza byabanje gutangazwa na Nyagasani, maze ababyumvise batwemeza ko ari ukuri. Imana na yo ishyigikira ibyo bemeje itanga ibimenyetso, ikora ibitangaza n'ibindi bikorwa by'ububasha bitari bimwe, inagaba impano za Mwuka Muziranenge uko ishatse. Erega si abamarayika Imana yahaye kugenga isi izabaho, ari na yo tuvuga! Ahubwo mu Byanditswe hari uwavuze ati: “Mana, mbese umuntu ni iki byatuma umuzirikana, ikiremwamuntu ni iki byatuma ucyitaho? Habuzeho gato ngo umuntu umugire nk'abamarayika, wamutamirije ikamba ry'ikuzo n'icyubahiro, byose urabimuha kugira ngo abigenge.” Igihe Imana yeguriraga umuntu ibintu byose nta na kimwe yasize. Nyamara kugeza ubu ntiturabona koko umuntu agenga byose. Ahubwo Yezu ni we tubona, yacishijwe bugufi, abamarayika bamusumba ho gato. Kwari ukugira ngo anyure mu rupfu, abigiriye abantu bose – ubwo ni bwo buntu Imana yagize. Ariko none yambitswe ikuzo n'icyubahiro nk'ikamba, abitewe n'urupfu yapfuye. Imana yaremye byose ibigira ibyayo. Byari bikwiye rero ko itunganya Yezu bidasubirwaho imucishije mu mibabaro, kuko ari we wagenewe kuyobora abantu ku gakiza. Kwari ukugira ngo Imana igeze ku ikuzo ryayo abantu benshi yagize abana bayo. Ari Yezu ugeza abantu ku Mana ari n'abo ayigezaho, bose bafite inkomoko imwe. Ni cyo gituma Yezu atagira isoni zo kuvuga ko ari abavandimwe be. Nuko akabwira Imana ati: “Nzakuratira abavandimwe banjye, ngusingize mu ikoraniro ry'abayoboke bawe.” Akongera akavuga ati: “Imana ni yo nzaba mfitiye icyizere”, kandi ati: “Dore ndi hano hamwe n'abana Imana yampaye.” Ubwo rero abo yagize abana bayo bahūzwa no kugira umubiri n'amaraso, Yezu na we ubwe yabihuriyeho na bo. Kwari ukugira ngo kubera urupfu rwe anyage Satani ubushobozi, we wagengaga imbaraga z'urupfu, maze avane mu buja ababubayemo kuva bakivuka babitewe no gutinya urupfu. Erega si abamarayika yaje kugoboka, ahubwo ni urubyaro rwa Aburahamu! Kubera iyo mpamvu yagombaga guhinduka, akamera nk'abavandimwe be ku buryo bwose, kugira ngo abe Umutambyi mukuru udahemuka kandi ugira imbabazi, ahagararire abantu imbere y'Imana, ahongerere ibyaha byabo kugira ngo bababarirwe. Nuko rero abasha kugoboka abageragezwa, kubera ko na we yageragejwe akababazwa. Bavandimwe, Imana yarabatoranyije ibahamagarira guhabwa umugabane w'ibyiza by'ijuru. Nuko rero nimuzirikane Yezu, uwo Imana yagize Intumwa yayo n'Umutambyi mukuru, kandi akaba ari we dukesha kwemera ibyayo mu ruhame. Ni indahemuka ku Mana yamuhamagariye uwo murimo, kimwe na Musa wabaye indahemuka mu byo yamushinze byose. Nk'uko umwubatsi ahabwa icyubahiro kirenze icy'inzu yubatse, ni na ko Yezu akwiye guhabwa ikuzo risumba irya Musa. Inzu yose igira uwayubatse, naho Imana ni yo mwubatsi wa byose. Musa yabaye indahemuka, ari umugaragu wo gukorera inzu yose y'Imana, ashinzwe kugaragaza ibyari kuzavugwa na yo. Naho Kristo we yabaye indahemuka, ari Umwana wayo ushinzwe gutegeka inzu yayo. Iyo nzu ni twe niba dukomeye ku byo twiringiye dushize amanga [kugeza ku iherezo]. Ni cyo gituma mu Byanditswe Mwuka Muziranenge avuga ati: “Uyu munsi nimwumva icyo Imana ibabwira, ntimunangire imitima nka cya gihe cy'imyivumbagatanyo, wa munsi mwangeragezaga mu butayu, ubwo ba sokuruza bangeragezaga bampinyuza, nubwo bari biboneye ibyo nakoze. Ni cyo cyatumye ndakarira ab'icyo gihe imyaka mirongo ine. Ni ko kuvuga nti: ‘Bahora bateshuka, ntibagenza uko nshaka.’ Nuko ndahirana uburakari nti: ‘Ntibateze kwinjira aho kuruhukira nagennye.’ ” Bavandimwe, muramenye ntihakagire n'umwe muri mwe wagira umutima mubi utizera bigatuma yimūra Imana nzima. Ahubwo mukomezanye buri munsi mu gihe cyose hacyitwa “uyu munsi”, kugira ngo hatagira uwo ibyaha bishuka akinangira. Twahawe gukorana na Kristo, niba tukimufitiye icyizere twatangiranye kuzageza ku iherezo. Dore uko Ibyanditswe bibivuga: “Uyu munsi nimwumva icyo ibabwira, ntimwinangire imitima nka cya gihe cy'imyivumbagatanyo.” Ni ba nde bumvise ijwi ry'Imana nyamara bakivumbagatanya? Ni ba bandi bose bavuye mu Misiri bayobowe na Musa! Ni ba nde se Imana yarakariye imyaka mirongo ine? Ni ba bandi bacumuye, imirambo yabo igakwira mu butayu! Ni ba nde se kandi Imana yarahiye ko batazinjira ha hantu ho kuruhukira yagennye? Ni ba bandi banze kuyumvira! Tubona kandi ko batabashije kuhinjira, bitewe n'uko batizera Imana. Haracyariho Isezerano ryo kwinjira aho kuruhukira Imana yagennye. Nuko rero twitonde, hato hatazaboneka n'umwe muri mwe waryivutsa. Erega natwe twabwiwe Ubutumwa bwiza nk'uko ba bandi ba kera babubwiwe! Bo nta cyo bwabamariye, kuko igihe babwumvaga batabwemeye ngo bizere Imana. Naho twebwe abayizeye, twinjira aho kuruhukira yagennye. Aho ni ha handi yavuze iti: “Ndahiranye uburakari nti: ‘Ntibateze kwinjira aho kuruhukira nagennye.’ ” Ni ko Imana yabivuze, nubwo kuva isi ikiremwa yari yararangije gukora umurimo wayo, koko kandi, hari aho Ibyanditswe bivuga ibyerekeye umunsi wa karindwi biti: “Ku munsi wa karindwi, Imana iruhuka imirimo yose yari yakoze.” Aho na none Ibyanditswe birongera biti: “Ntibazinjira aho kuruhukira nagennye.” Aba mbere bagejejweho Ubutumwa bwiza ntibinjiye aho hantu kubera kutumvira Imana kwabo. Bityo haracyari umwanya w'abandi bashaka kuhinjira. Ni cyo gituma Imana yongeye gushyiraho umunsi, ari wo “uyu munsi.” Bitinze cyane yongeye kubivuga nka mbere, ikoresheje Dawidi wavuze ati: “Uyu munsi nimwumva icyo Imana ibabwira, ntimwinangire imitima.” Koko kandi iyo Yozuwe aza kubageza aho baruhukira, Imana ntiyari kuzashyiraho undi munsi. Nuko rero haracyariho isabato ari cyo kiruhuko kigenewe abantu b'Imana, kuko uwinjiye aho kuruhukira Imana yagennye aba aruhutse imirimo ye, nk'uko Imana yaruhutse iyayo. Nuko rero twihatire kwinjira aho hantu ho kuruhukira, kugira ngo hatagira n'umwe ukurikiza urugero rwa ba bandi batumviye Imana, maze akīvutsa icyo kiruhuko. Ijambo ry'Imana ni rizima kandi rifite imbaraga, rirusha gutyara inkota zose zifite ubugi impande zombi. Ricengera mu muntu rikagera mu mahuriro y'ubuzima n'umwuka, no ku y'ingingo n'umusokoro, kandi rigatahura ibyo umutima utekereza n'ibyo ugamije. Mu byaremwe byose nta cyo Imana ihishwa. Ahubwo byose bitwikuruwe nk'ibyambitswe ubusa imbere yayo, yo tuzamurikira ibyo twakoze. Nuko rero ubwo dufite Umutambyi mukuru ukomeye, wagiye mu ijuru akagera imbere y'Imana, ari we Yezu Umwana w'Imana, nimucyo dukomere ku byo twemera kandi twamamaza. Umutambyi mukuru dufite ntananirwa kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ndetse yageragejwe ku buryo bwose nkatwe uretse ko nta cyaha yakoze. Nuko rero nidushire umususu twegere intebe ya cyami y'Imana igira ubuntu, kugira ngo duhabwe imbabazi tugirirwe n'ubuntu, bitume dutabarwa mu gihe gikwiye. Umutambyi mukuru wese atoranywa mu bantu kandi agahagararira abantu imbere y'Imana. Umurimo we ni ugusohoza amaturo n'ibitambo kubera ibyaha byabo. Abasha korohera no gufata neza injiji n'abakunda kuyoba, kuko na we ubwe agira ibimutera intege nke. Kubera iyo mpamvu ntagomba guhongerera ibyaha bya rubanda gusa, ahubwo agomba no guhongerera ibyaha bye bwite. Nta muntu washobora kwiha icyubahiro cyo kuba Umutambyi mukuru, ahubwo agihabwa n'Imana yabimutoranyirije nk'uko byagenze kuri Aroni. Kristo na we ntiyihaye ikuzo ryo kuba Umutambyi mukuru, ahubwo yarihawe n'Imana yamubwiye iti: “Ni wowe Mwana wanjye, kuva uyu munsi ndi So.” Na none hari ahandi Imana yavuze iti: “Uri umutambyi iteka ryose, mu buryo bwa Melikisedeki.” Mu gihe Yezu yari akiri ku isi yasenze yinginga, aniha cyane, abogoza n'amarira, atakambira Imana ifite ububasha bwo kumukiza urupfu. Nuko iramwumva kubera ko yayiyeguriye. Nubwo yari Umwana w'Imana, yigishijwe kuyumvira n'imibabaro yagize. Nuko amaze kuba indakemwa, yabereye abamwumvira bose isōko y'agakiza gahoraho. Imana ni ko kumugira Umutambyi mukuru mu buryo bwa Melikisedeki. Hari byinshi twavuga kuri ibyo nyamara birakomeye kubisobanura, kuko musigaye muri intumva. Urebye igihe mumaze mwari mukwiye kuba abigisha b'abandi, ariko namwe muracyakeneye kwigishwa iby'ifatizo byerekeye inyigisho ziva ku Mana. Aho gutungwa n'ibiryo bikomeye, muracyakeneye amata. Umuntu ugitungwa n'amata gusa aba akiri umwana, aba ataraca akenge ku byo gutunganira Imana. Naho abantu bakuze bo batungwa n'ibiryo bikomeye, kuko baba baragize akamenyero ko gutandukanya ikibi n'icyiza. Nuko rero twe kugarukira gusa ku nyigisho z'ibanze zerekeye Kristo, ahubwo dutere imbere dusingire izikwiriye abakuze. Twe kwirirwa tugaruka ku mahame y'ishingiro ari yo aya: kwihana ibikorwa bitagira umumaro no kwizera Imana, inyigisho zerekeye kubatiza kutari kumwe no kurambikwaho ibiganza, kuzuka kw'abapfuye n'urubanza rw'iteka. Tuzatera imbere dutyo Imana nibishaka. Iyo imvura ihamije umurindi ubutaka bugasoma, bukera imyaka ifitiye ababuhinze akamaro, Imana iba ibuhaye umugisha. Nyamara iyo bumeze amahwa n'ibitovu nta cyo buba bumaze, buba busigaje kuvumwa amaherezo bukazatwikwa. Nyamara ncuti dukunda, nubwo tuvuga dutyo turahamya rwose ko mwebweho mukunda ibyiza by'ingenzi bihuje n'agakiza. Imana ntirenganya, nta n'ubwo izibagirwa ibikorwa byanyu n'ukuntu mwagaragaje ko muyikunda, ubwo mwagobokaga intore zayo na n'ubu mukaba mukizigoboka. Icyo twifuza ni uko buri wese akomeza uwo mwete kugeza ku iherezo, kugira ngo ibyo mwiringiye bibe binonosowe. Mwe kuba abanebwe ahubwo mwigane abizera Imana bakihangana, bikabahesha umunani yabasezeranyije. Ubwo Imana yahaga Aburahamu Isezerano yageretseho indahiro yo kurishyigikira, ndetse irahira izina ryayo ubwayo kuko nta wundi uyisumba yari kurahira. Iravuga iti: “Nzaguha umugisha, kandi nzagwiza abazagukomokaho.” Nuko rero Aburahamu amaze gutegereza yihanganye, ashyikira ibyo Imana yamusezeranyije. Ubusanzwe abantu barahira izina ry'ubarusha gukomera, iyo ndahiro ikababera icyemezo cyo gukemura impaka hagati yabo. Bityo Imana yashatse kwereka abafite uruhare ku byo yasezeranye, ko icyo yiyemeje kitazigera gihinduka. Ni cyo cyatumye igereka indahiro ku Isezerano. Ibyo byombi ni ibintu bidahinduka kandi Imana yabivuze ntibasha kubeshya. Ni na byo bidukomeza cyane twebwe abamaze kuyīsunga, tugasingira ibyo twiringiye kuzahabwa. Kwiringira ibyo ni ko gukomeza imitima yacu, nk'uko umugozi uzirika ubwato ukabukomeza ngo budatwarwa. Ni ikiziriko kidacika, kitarekura, gicengera hirya y'umwenda ukingirije cya Cyumba kizira inenge cyane. Aho ni ho Yezu yatubanjirije kwinjira ngo tubone kumukurikira. Yabaye Umutambyi mukuru iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki. Melikisedeki uwo yari umwami w'i Salemu akaba n'umutambyi w'Imana Isumbabyose. Ubwo Aburahamu yatabarukaga atsinze ba bami, Melikisedeki ni we wamusanganiye amusabira umugisha. Nuko Aburahamu amutura kimwe cya cumi cy'ibyo yari yagaruje byose. Iryo zina Melikisedeki risobanura ngo: “Umwami nyir'ubutungane.” Byongeye kandi akaba n'umwami w'i Salemu, ari byo bivuga: “Umwami w'amahoro.” Melikisedeki uwo nta kizwi ku byerekeye se na nyina habe n'igisekuru, nta kizwi no ku byerekeye ivuka rye cyangwa urupfu rwe. Agereranywa n'Umwana w'Imana, ahora ari umutambyi iteka ryose. Nimwirebere namwe ukuntu uwo muntu akomeye! Dore nawe Sogokuruza Aburahamu yamutuye kimwe cya cumi cy'ibyo yari yanyaze ku rugamba! Abo mu rubyaro rwa Levi ni bo beguriwe umurimo wo gusohoza ibitambo, ni na bo bonyine Amategeko yashinze kwaka rubanda kimwe cya cumi, ni ukuvuga bene wabo nubwo abo bose na bo bari bakomotse kuri Aburahamu. Naho Melikisedeki we ntabwo ari uwo mu rubyaro rwa Levi, nyamara kandi Aburahamu yamutuye kimwe cya cumi cy'ibyo yari afite. Yahesheje Aburahamu umugisha ari we wari warahawe amasezerano n'Imana. Nta wahakana ko uhesha abandi umugisha aruta uwuhabwa. Bityo urubyaro rwa Levi ruhabwa kimwe cya cumi kandi ari abantu bapfa, nyamara Melikisedeki wagihawe Ibyanditswe bivuga ko ahoraho. Umurimo w'abatambyi bakomokaga kuri Levi ni wo wari ishingiro ry'Amategeko yahawe Abisiraheli. Nuko rero iyo abo batambyi bajya kunonosora umurimo wabo, ntibiba byarabaye ngombwa ko habaho umutambyi wundi ukurikije umurongo wa Melikisedeki, aho gukurikiza uwa Aroni. Koko kandi iyo umurongo w'abatambyi uhindutse, ni ngombwa ko Amategeko ubwayo ahinduka. Ngiyi impamvu irushaho kubigaragaza neza: ni uko habonetse undi mutambyi umeze nka Melikisedeki. Ntiyagizwe umutambyi bikurikiza amabwiriza agenga igisekuru cy'abantu, ahubwo bikurikiza ububasha afite bwo kubaho ubuziraherezo. Ibyanditswe bivuga ibye biti: “Uri umutambyi iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.” Nuko imitegekere ya kera iba ivuyeho, kuko nta bushobozi nta n'umumaro yari ifite. Erega Amategeko nta cyo yanonosoraga! Ahubwo haje ibindi turushaho kwiringira byo kutwegereza Imana. Ikindi kandi byaje bigeretsweho n'indahiro y'Imana, naho abandi batambyi bashyirwagaho nta ndahiro nk'iyo. Nyamara Yezu yagizwe Umutambyi hageretsweho indahiro, igihe Imana yagiraga iti: “Nyagasani yararahiye kandi ntazivuguruza, yaravuze ati: ‘Uri umutambyi iteka ryose.’ ” Ni yo mpamvu Yezu yatubereye umwishingizi w'Isezerano ry'Imana riruta iryo yagiranye n'abayo kera. Si byo byonyine, abatambyi basanzwe babaye benshi cyane bitewe n'uko babuzwaga n'urupfu guhora ku murimo. Naho Yezu we ni Umutambyi uhoraho iteka, ntawe uzigera amuzungura kuri uwo murimo. Ni cyo gituma abasha gukiza byimazeyo abegera Imana banyuze kuri we, kuko abereyeho iteka kubavugira kuri yo. Nuko rero Yezu ni we Mutambyi mukuru twari dukeneye, ntagira inenge cyangwa amakemwa cyangwa umugayo. Yatandukanyijwe n'abanyabyaha ashyirwa mu ijuru ahasumba byose. We rero si kimwe n'abandi batambyi bakuru, kuko atari ngombwa buri munsi ko abanza gutura igitambo cyo guhongerera ibyaha bye, ngo abone guhongerera ibyaha bya rubanda. Igitambo yagisohoje rimwe rizima, ubwo yitangagaho igitambo. Abatambyi bakuru Amategeko ashyiraho na bo ni abanyantegenke. Nyamara nyuma y'ayo Mategeko, Imana yashyizeho undi mutambyi igerekaho n'indahiro. Uwo ni Umwana wayo yagize Umutambyi mukuru w'indakemwa iteka ryose. Mu byo tuvuga ijambo ry'ingenzi ni iri: dufite Umutambyi mukuru umeze utyo, wicaye mu ijuru iburyo bw'intebe ya cyami y'Imana nyir'ubuhangange. Ashinzwe umurimo w'ubutambyi aheguriwe Imana, ni ukuvuga mu Ihema nyakuri ritashyizweho n'umuntu, ahubwo ryashyizweho na Nyagasani. Umutambyi mukuru wese ashyirirwaho gusohoza amaturo n'ibitambo. Ni ngombwa rero ko n'uyu wacu agira icyo atura. Iyo aza kuba ku isi ntabwo yari kuba umutambyi, kuko hasanzwe hari abandi bagenewe gusohoza amaturo bakurikije Amategeko. Umurimo ukorwa n'abo batambyi ni ikigereranyo kiranga ibikorerwa mu ijuru. Ni cyo cyatumye Imana yihanangiriza Musa, igihe yari agiye gushinga rya Hema ry'ibonaniro, iramubwira iti: “Itegereze neza igishushanyombonera werekewe kuri uyu musozi, muzakore ibintu byose migikurikije.” Naho ubu umurimo Yezu ashinzwe usumbye kure uw'abo bandi, kuko ari umuhuza w'Isezerano rishya. Ni Isezerano rihebuje irya kera kuba ryiza kandi rishingiye ku byasezeranyijwe bihebuje. Iyo Isezerano rya mbere ritaza kugira inenge, ntibyari kuba ngombwa kurisimbuza irindi rya kabiri. Ni yo mpamvu Imana igaya abantu bayo ibabwira iti: “Dore igihe kigiye kugera, ngirane Isezerano rishya n'Abisiraheli n'Abayuda. Ni jye Nyagasani ubivuze. Ntabwo rizaba rimeze nk'irya kera nagiranye na ba sekuruza, igihe nabafataga akaboko nkabavana mu Misiri. Nyamara ntibitaye kuri iryo Sezerano, ni na cyo gituma nanjye ntabitayeho. Ni jye Nyagasani ubivuze. Noneho ngiri Isezerano nzagirana n'Abisiraheli nyuma y'icyo gihe: nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo, nzayandika mu mitima yabo. Nzaba Imana yabo, na bo bazaba abantu banjye. Ni jye Nyagasani ubivuze. Nta n'umwe muri bo uzagomba kwigisha mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ati: ‘Menya Nyagasani’, kuko bose bazamenya uhereye ku muto ukageza ku mukuru. Nzabababarira ibicumuro byabo, ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.” Ubwo Imana yavugaga ko iryo Sezerano ari rishya, kwari ukuvuga ko irya mbere rigizwe irya kera, kandi rero ikintu cyiswe icya kera kiba gishaje, kikaba cyenda kuvaho burundu. Mu Isezerano rya mbere harimo amabwiriza agenga kuramya Imana kw'abayo, n'Ingoro bayisengeramo ku isi. Ihema ryarashinzwe, icyumba cya mbere cyaryo cyitwa “Icyumba kizira inenge”. Aho habaga igitereko cy'amatara n'ameza yashyirwagaho imigati yatuwe Imana. Hagakurikiraho umwenda ukingiriza icyumba cya kabiri cyitwa “Icyumba kizira inenge cyane”. Ni ho habaga igicaniro cy'izahabu batwikiragaho imibavu, kandi hakaba n'Isanduku y'Isezerano yometsweho izahabu impande zose. Muri iyo Sanduku habagamo urwabya rukozwe mu izahabu rurimo manu, hakabamo na ya nkoni ya Aroni yamezeho udushibu, hakabamo na bya bisate by'amabuye byanditsweho Amategeko ashingiyeho rya Sezerano. Hejuru y'iyo Sanduku hari amashusho y'abakerubi. Amababa yabo yatwikiraga aho bahongereraga ibyaha. Icyakora iki si cyo gihe cyo kurondora ibyo byose mu magambo arambuye. Byose bimaze gutegurwa bityo, buri gihe abatambyi binjiraga mu cyumba cya mbere cy'Ihema, kugira ngo bakore imirimo ibagenewe. Naho mu cyumba cya kabiri, Umutambyi mukuru wenyine ni we wahinjiraga rimwe mu mwaka gusa. Nabwo ntiyahinjiraga atajyanye amaraso y'ibitambo, ngo ayature Imana ho icyiru cy'ibyaha bye n'ibya rubanda byakozwe kubera ubujiji. Bityo rero Mwuka Muziranenge yerekanaga ko hataraboneka inzira igeza mu Cyumba kizira inenge cyane, mu gihe hakiriho rya Hema rya mbere. Ibyo bishushanya iby'iki gihe turimo. Byerekana ko amaturo n'ibitambo bihora biturwa Imana bitabasha guhindura ababitura indakemwa, ku buryo bagira imitima itabarega ikibi. Bishingiye ku byokurya n'ibyokunywa, no ku mihango itari imwe yo guhumanura. Ni imihango igaragara gusa, yashyizweho kugeza igihe Imana yategekeye ko byose bivugururwa. Ariko Kristo ahingutse, yaje ari Umutambyi mukuru uzaduhesha ibyiza mu bihe bizaza. Ihema akoreramo ni indashyikirwa kandi ni ingirakamaro kurusha irisanzwe. Ntiryakozwe n'abantu, si n'iryo mu byaremwe tubona. Ubwo Kristo yinjiraga rimwe na rizima mu Cyumba kizira inenge cyane, ntiyabiheshejwe n'amaraso y'ibitambo by'amasekurume y'ihene cyangwa ibimasa, ahubwo yabiheshejwe n'amaraso ye bwite ngo abone kuducungura iteka ryose. Ubusanzwe amaraso y'amasekurume y'ihene n'ay'impfizi, kimwe n'ivu ry'ishashi iyo biminjagiwe ku muntu wahumanye, bituma umubiri we uhumanuka. Ubwo bimeze bityo, mbega ukuntu amaraso ya Kristo azarushaho kuduhumanura! Kubera Mwuka uhoraho yihaye Imana ho igitambo kidafite inenge. Amaraso ye ni yo azaduhumanura, adukize ibikorwa bituzanira urupfu turegwa n'imitima yacu, kugira ngo dukorere Imana nzima. Ni cyo gituma Kristo aba umuhūza ku byerekeye Isezerano rishya Imana yagiranye n'abayo, ari ryo murage mushya. Bityo abo Imana yahamagaye bashobora kuragwa umunani uhoraho yasezeranyije abantu bayo. Ibyo babikesha urupfu rwa Kristo rwababereye incungu, ngo bave mu byaha bakoze mu gihe bagengwaga na rya Sezerano rya mbere. Iyo habaye icyemeza uko umurage wateganyijwe, ni ngombwa guhinyuza ko nyir'ukuraga yapfuye. Erega umurage ugira agaciro igihe nyir'ukuraga amaze gupfa, nta cyo uba uvuze igihe akiriho! Ni cyo gituma Isezerano rya mbere ry'Imana na ryo ritari kugerwaho hatabanje kumenwa amaraso. Musa yabanje guha rubanda rwose amabwiriza yose, akurikije Amategeko yari yarahawe. Ni ko gufata amaraso y'ibimasa n'ay'amasekurume y'ihene hamwe n'amazi, ayamisha ku gitabo cy'Amategeko no kuri rubanda rwose, akoresheje umushandiko w'uduti tubigenewe n'ubwoya bw'intama butukura. Ni ko kuvuga ati: “Aya ni amaraso ahamya Isezerano Imana yagiranye namwe ngo muryubahirize.” Kandi na rya Hema n'ibikoresho byose by'imihango yo kuramya Imana, na byo Musa abimishaho amaraso. Ndetse ukurikije Amategeko, hafi ibintu byose bigomba guhumanurwa hakoreshejwe amaraso, kandi hatamenwe amaraso ntihabaho kubabarirwa ibyaha. Nuko ubwo bya bindi bishushanya ibyo mu ijuru byagombaga guhumanurwa na bene ibyo bitambo, ibyo mu ijuru nyir'izina biba bikeneye guhumanurwa n'ibitambo birushaho kubonera. Erega Kristo ntiyinjiye mu Cyumba kizira inenge cyubatswe n'abantu, gishushanya gusa icyo mu ijuru! Ahubwo yagiye mu ijuru nyir'izina, ubu ni ho ari aduhagarariye imbere y'Imana. Ubusanzwe Umutambyi mukuru yinjira mu Cyumba kizira inenge cyane uko umwaka utashye, atuye amaraso atari aye. Naho Kristo we ntiyahinjijwe hato na hato no kwitanga ho igitambo. Iyo biba bityo yari kubabazwa akicwa incuro nyinshi kuva isi yaremwa. Ariko muri iki gihe giheruka ibindi yabonetse rimwe rizima, yitanga ho igitambo cyo kumaraho ibyaha. Umuntu wese agenewe gupfa rimwe gusa, nyuma yabyo agacirwa urubanza. Ni na ko Kristo yatambwe rimwe rizima, yigeretseho ibyaha by'abantu benshi. Ahasigaye azagaruka ubwa kabiri atazanywe no gukuraho ibyaha, ahubwo azaniye abamutegereje agakiza. Amategeko ni nk'igishushanyo gusa cy'imigisha tuzahabwa, ntabwo ari iyo migisha nyir'izina. Nta na rimwe rero yabasha guhindura indakemwa abaza kuramya Imana. Nta n'ubwo bya bitambo bihora ari bimwe byabikora, nubwo babitamba hato na hato buri mwaka. Iyo biza kugenda bityo, mbese ntibaba bararekeye aho kubitamba? Baba barejejwe rimwe rizima, bakaba batagifite imitima ibashinja ibyaha. Ibiri amambu, umumaro w'ibyo bitambo ni ukwibutsa abantu ibyaha byabo buri mwaka. Erega amaraso y'ibimasa n'ay'amasekurume y'ihene ntabwo abasha kuvanaho ibyaha! Ni cyo gituma Kristo aje ku isi yabwiye Imana ati: “Ibitambo n'amaturo si byo washatse, ahubwo wanteganyirije umubiri. Ibitambo bikongorwa n'ibyo guhongerera ibyaha si byo bigushimisha. Nuko ndavuga nti: ‘Dore ndaje, Mana, nzanywe no gukora ibyo ushaka, nk'uko byanditswe kuri jye mu muzingo w'igitabo cy'Amategeko.’” Yabanje kuvuga ati: “Ibitambo n'amaturo, ari ibitambo bikongorwa n'umuriro cyangwa ibyo guhongerera ibyaha, si byo washatse kandi si byo bigushimisha”, kandi ibyo bitambo yavuze ari byo biturwa nk'uko Amategeko abiteganya. Ahita yungamo ati: “Dore ndaje. Mana, nzanywe no gukora ibyo ushaka.” Ni ko gukuraho bya bitambo bya mbere abisimbuza igitambo kindi gishya. Kubera ubwo bushake bwayo, tweguriwe Imana tuba intore zayo, tubikesha igitambo Yezu Kristo yatuye rimwe rizima ari cyo mubiri we. Umutambyi wese ahora ahagurutswa no gukora umurimo we, agatamba ibitambo bya buri munsi bitabasha na gato kuvanaho ibyaha. Naho Kristo we amaze gusohoza igitambo kimwe gikuraho ibyaha ku buryo budasubirwaho, yicaye ku ntebe ya cyami iburyo bw'Imana. Kuva ubwo ategereje ko Imana igira abanzi be nk'akabaho akandagizaho ibirenge. Bityo bitewe n'igitambo cye kimwe, Kristo yamaze kugira indakemwa abo ahindura intore z'Imana. Mwuka Muziranenge na we ni ko abitwemeza. Abanza kugira ati: “Ngiri Isezerano nzagirana na bo nyuma y'icyo gihe, nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo, nzayandika mu bwenge bwabo. Ni jye Nyagasani ubivuze.” Arongera ati: “Ibyaha byabo n'ibicumuro byabo sinzabyibuka ukundi.” Koko kandi iyo habayeho kubabarirwa ibyaha, ntibiba bikiri ngombwa kubitambira ibitambo. Noneho bavandimwe, dufite uburenganzira bwo kwinjira muri cya Cyumba kizira inenge cyane nta cyo twishisha, tubikesha amaraso Yezu yatumeneye. Yaduciriye inzira nshya igeza mu bugingo. Iyo nzira inyura mu mwenda ukingirije cya Cyumba, ni ukuvuga ko inyura mu mubiri we. Ikindi kandi dufite Umutambyi mukuru ukomeye, ushinzwe inzu y'Imana. Nuko rero nimucyo twegere Imana tutaryarya kandi tuyizeye tudashidikanya, imitima yacu yejejwe ngo ibe itakiturega ikibi, n'imibiri na yo yuhagiwe n'amazi asukuye. Dukomeze kuvuga ku mugaragaro ibyo twiringiye tudahungabana, kuko Imana yaduhaye amasezerano ari indahemuka. Twite kandi kuri bagenzi bacu, duterane umwete wo gukundana no kugira neza. Twirinde kubura mu materaniro, nk'uko bamwe babigize akamenyero. Ahubwo turusheho gukomezanya, kubera ko umunsi wa Nyagasani wegereje nk'uko mubireba. Nidukomeza gukora ibyaha nkana kandi twaramaze kumenya ukuri, nta gitambo kiba kikiriho cyo guhongerera ibyaha. Ahubwo ikiba gisigaye ni ugutegerezanya ubwoba urubanza rw'Imana, n'umuriro ukaze uzatsemba abayirwanya. Umuntu wese wishe Amategeko ya Musa agashinjwa n'abagabo babiri cyangwa barenzeho, agomba kwicwa nta mbabazi. Mwibaze namwe rero uko bizamera ku muntu uzaba yaratesheje agaciro Umwana w'Imana, akandavuza amaraso ahamya Isezerano ryayo ari na yo yamugize intore yayo, agatuka na Mwuka ugira ubuntu! Mbega igihano gikomeye umuntu wagize atyo azaba akwiye! Koko kandi tuzi neza uwavuze ati: “Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura.” Kandi akongera ati: “Nyagasani azacira abantu be urubanza.” Biteye ubwoba gutabwa muri yombi n'Imana nzima! Mwibuke ibyababayeho mu bihe bya mbere. Muri iyo minsi mukimara kumurikirwa n'Imana, mwaratewe mubona ibibababaza byinshi maze iyo ntambara muyīfatamo kigabo. Rimwe kwari ugutukwa no kugirirwa nabi ku mugaragaro. Ubundi kandi kwari ukwifatanya n'abagirirwa bene ibyo. Koko kandi mwababaranye n'abari mu minyururu, kandi mwemera ko ibyanyu bisahurwa ndetse murabyishimira. Mwitwaje ko mufite ubukungu buhebuje kandi buhoraho. Nuko rero kuvuga mushize amanga ntimukabitezukeho, kuko ari byo bizabahesha ingororano ikomeye. Icyo mukeneye ni ukwihangana kugira ngo mukore ibyo Imana ibashakaho, mubone kwegukana ibyo yasezeranye. Ni na ko Ibyanditswe bivuga biti: “Hasigaye akanya gato ndetse ni gato cyane, maze Ugomba kuza azaza ntazatinda. Umuntu untunganiye azabeshwaho no kunyizera, ariko nasubira inyuma sinzamwishimira.” Twe rero ntituri mu basubira inyuma bakajya kurimbuka, ahubwo turi mu bizeye Imana bakazegukana ubugingo. Kwizera Imana ni ukwemera ko umaze guhabwa ibyo wiringiye kuzabona, kandi ni ukumenya udashidikanya ko ibyo utareba biriho. Uko kwizera ni ko kwatumye aba kera bashimwa n'Imana. Kwizera Imana bitwumvisha ukuntu yavuze maze ijuru n'isi bikabaho, ku buryo ibyo abantu bareba byakomotse ku bitagaragara. Kwizera Imana ni ko kwatumye Abeli ayitura igitambo kiyishimishije kiruta icya Kayini. Ni na ko kwatumye yemerwa ko atunganiye Imana, na yo igashima amaturo ye. Nubwo yapfuye uko kwizera kwe gutuma na n'ubu akivuga. Kwizera Imana ni ko kwatumye Henoki yimurwa ku isi atagombye gupfa, ntihagira uwongera kumuca iryera kuko Imana yamujyanye. Kandi byanditswe ko atarimurwa yari yarayinogeye. Icyakora nta wabasha kunogera Imana atayizera, kuko uyisanga wese agomba kwemera ko ibaho kandi ko igororera abayishaka. Kwizera Imana ni ko kwatumye Nowa yita ku byo yaburiwe na yo ku byerekeye ibigiye kuzaba, nubwo yari atarabibona. Nuko yubaka ubwato bunini, we n'umuryango we bari kuzahungiramo umwuzure. Bityo ibyo Nowa yakoze byatumye ab'isi batsindwa n'urubanza, maze Imana imuha umugabane ku butungane iha abayizera. Kwizera Imana ni ko kwatumye Aburahamu ayumvira igihe yamuhamagaraga, akimukira mu gihugu yari kuzahabwa ho umunani. Nuko agenda atazi iyo ajya. Kwizera Imana kwanatumye Aburahamu aba nk'umushyitsi muri icyo gihugu Imana yamusezeranyije. Aba mu mahema kimwe na Izaki na Yakobo, na bo basezeranyijwe uwo munani kimwe na we. Erega Aburahamu yari ategereje kuzatura mu murwa wahanzwe n'Imana ubwayo, kandi wubatswe na yo ku mfatiro zikomeye! Kwizera Imana ni ko kwatumye Sara abasha gusama inda, n'ubwo yari ageze mu zabukuru kandi ari n'ingumba. Impamvu ni uko yizeye ko Imana itazabura gukora ibyo yasezeranye kuko ari indahemuka. Bityo rero umukambwe umwe na we wasaga n'uwapfuye, akomokwaho n'abantu banganya ubwinshi n'inyenyeri zo ku ijuru n'umusenyi wo ku nkombe z'inyanja. Abo bose bapfuye bagifitiye Imana icyizere. Bari batarahabwa ibyo yabasezeranyije, icyakora babireberaga kure bakabyishimira. Bemeraga ku mugaragaro ko ari abashyitsi n'abagenzi kuri iyi si. Abavuga batyo baba beruye ko bashaka igihugu cyabo bwite. Iyo baza rero gukumbura igihugu bari baravuyemo, bari bagifite uburyo bwo gusubirayo. Ahubwo bifuzaga igihugu kirusha icyo kuba cyiza, ari icyo mu ijuru. Ni cyo gituma Imana idakorwa n'isoni zo kwitwa Imana yabo, ndetse yabateguriye umurwa bazaturamo. Kwizera Imana ni ko kwatumye Aburahamu atura Izaki ho igitambo, ubwo yamusuzumaga ngo irebe ko yayumvira. Aburahamu yemeye gutanga uwo mwana we w'ikinege, kandi ari we yari yarahawe ho amasezerano. Imana yari yaramubwiye iti: “Izaki ni we uzakomokwaho n'urubyaro nagusezeranyije.” Aburahamu yibwiraga ko nubwo umuntu yaba apfuye, Imana ibasha kumuzura. Ubigereranyije rero yagaruriwe Izaki nk'uzutse. Kwizera Imana ni ko kwatumye Izaki aha Yakobo na Ezawu umugisha ku byo bazahabwa bwanyuma. Kwizera Imana ni ko kwatumye Yakobo atarapfa aha umugisha abahungu bombi ba Yozefu. Yabikoze yishingikirije inkoni ye, asingiza Imana. Kwizera Imana ni ko kwatumye Yozefu ajya kwitārūra, ahanura ko urubyaro rwa Isiraheli ruzava mu Misiri, agena n'ibyerekeye amagufwa ye. Kwizera Imana ni ko kwatumye ababyeyi ba Musa bamuhisha amezi atatu amaze kuvuka. Babonye ko ari umwana mwiza ntibatinya kurenga ku itegeko ry'umwami wa Misiri. Kwizera Imana ni ko kwatumye Musa ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umuhungu w'umukobwa w'umwami wa Misiri. Ahubwo yiyemeza kugirirwa nabi hamwe n'ubwoko bw'Imana, abirutisha ibyishimo by'igihe gito yaterwa no gukora ibyaha. Yasangaga ko guteshwa agaciro nka Kristo ari ubukungu buruta kure umutungo wose w'igihugu cya Misiri, kuko yari arangamiye ingororano yari kuzahabwa. Kwizera Imana ni ko kwatumye Musa ava mu Misiri, adatinya uburakari bw'umwami waho. Ntiyatezuka kuko yari arangamiye Imana itaboneka nk'uyiruzi. Kwizera Imana ni ko kwamuteye kandi gushyiraho umuhango wa Pasika, maze ategeka ko basīga amaraso ku miryango, kugira ngo uwazaga gutsemba abana b'impfura bose atagira icyo atwara Abisiraheli. Kwizera Imana ni ko kwatumye Abisiraheli bambuka Inyanja Itukura, ari nko kunyura ku butaka bwumutse. Nyamara Abanyamisiri babigerageje bararohama. Kwizera Imana ni ko kwatumye inkuta z'umujyi wa Yeriko ziritagurika, Abisiraheli bamaze kuzizenguruka iminsi irindwi. Kwizera Imana ni na ko kwatumye ya ndaya yitwa Rahabu idapfana n'abatumvira Imana, kubera ko yakiriye abatasi neza. Nongere mvuge iki se kandi? Igihe cyambana gito, nshatse kurondora ibya Gideyoni na Baraki na Samusoni, na Yefute na Dawidi na Samweli ndetse n'abahanuzi. Kubera ukwizera Imana kwabo bigaruriye ibihugu, bashinga ubutabera maze basingira ibyo Imana yari yarabasezeranyije. Babumbye iminwa y'intare, bazimya umuriro ugurumana, barokoka ubugi bw'inkota. Mu mwanya w'intege nke bahabwa imbaraga. Ku rugamba ntihagira ubahangara, ahubwo bahashya ibitero by'abanyamahanga. Abagore bahabwa ababo bazuwe mu bapfuye. Abandi bishwe urubozo ntibemera kurengerwa, kugira ngo bazazuke bahabwe ubugingo buhebuje. Bamwe bahawe urw'amenyo bakubitwa ibiboko, naho abandi baboheshwa iminyururu barohwa muri gereza. Bamwe bicishijwe guterwa amabuye, abandi gukererwamo kabiri, naho abandi bicishwa inkota. Bazereraga bambaye impu z'intama n'iz'ihene badafite gifasha, batotezwa kandi bagirirwa nabi. Yemwe, n'isi ntiyari ikwiye ko bayibamo! Bazereraga ahadatuwe no mu misozi, bakibera mu buvumo no mu masenga. Abo bose Imana yarāse ukwizera kwabo, nyamara bapfuye batarahabwa ibyo yabasezeranyije. Erega natwe Imana yaduteganyirije ibyiza bihebuje, ku buryo abo batari kugirwa indakemwa byuzuye tutari hamwe na bo! Natwe rero ubwo tuzengurutswe n'imbaga ingana ityo y'abahamije ibyo bizera, tureke ibitubuza gutambuka n'ibyaha bikunda kutuganza, maze twihatire kwiruka turangize gusiganwa twateganyirijwe tudacogoye. Duhange Yezu amaso we nkomoko y'ukwizera kwacu, akaba ari na we ukunonosora. Yihanganiye kubambwa ku musaraba ntiyita ku isoni bimutera, kuko yazirikanaga ibyishimo abikiwe. Ubu yicaye iburyo bw'intebe ya cyami y'Imana. Nuko nimumwibuke, muzirikane ukuntu yihanganiye kurwanywa bene ako kageni n'abanyabyaha, kugira ngo mudacogora mugacika n'intege. Erega mu ntambara muhanganye n'ibyaha, ntimuragera aho kumena amaraso yanyu! Kandi rero mwibagiwe ya magambo yo kubakomeza Imana yababwiye nk'ubwira abana be iti: “Mwana wanjye, igihe Nyagasani aguhana ubyiteho, ntucibwe intege n'uko agucyashye. Koko rero Nyagasani acyaha uwo akunda, uwo yemera wese ko ari umwana we ni we acishaho umunyafu.” Noneho mwihanganire guhanwa n'Imana, kuko ari uko ibafata nk'abana bayo. Mbese ye, wabona umwana udahanwa na se? Niba rero mudahanwa nk'uko umwana wese ahanwa na se, ntimuba muri abana b'Imana nyakuri, ahubwo muba mubaye ibibyarirano. Ba data batubyaye ku buryo busanzwe ko baduhanaga tukabubaha, ubwo se Data watubyaye ku buryo bwa Mwuka, ntitugomba kurushaho kwemera kugengwa na we ngo tubeho? Ba data baduhanaga uko babyumvaga na bwo by'igihe gito, naho uguhana kw'Imana Data bidufitiye akamaro ko kugira ngo tugire uruhare ku buziranenge bwayo. Nta muntu uhanwa ngo muri ako kanya bimushimishe, ahubwo biramubabaza. Nyamara ababyitoje amaherezo bibabyarira amahoro n'ubutungane. Kubera iyo mpamvu nimukomeze amaboko ananiwe n'amavi adandabirana. Muhange inzira zigororotse, kugira ngo ucumbagira ukuguru kwe kudahuhuka ahubwo gukire. Mwihatire kubana n'abantu bose mu mahoro no kuba abaziranenge, kuko nta n'umwe utari we uzabona Nyagasani. Murabe maso kugira ngo hatagira ucogora ngo yivutse ubuntu Imana igira. Ntihakagire umuntu uba nk'umuzi mubi ushibuka ukēra imbuto zisharira, maze agateza impagarara mu bantu, akanduza rubanda. Ntihakagire umuntu uba umusambanyi, cyangwa usuzugura iby'Imana nka Ezawu. Ezawu uwo yari umwana w'impfura, maze ubutware bwe bw'umwana w'impfura abugurana igaburo rimwe. Muzi ko bitinze yashatse ko se amuraga umugisha umukwiye maze ntawuhabwe. Ntiyari agishoboye guhindura ibyo yari yarakoze nubwo yabishatse arira. Mwe rero ntimuri nk'Abisiraheli ba kera, ngo mube mwegereye umusozi wa Sinayi umuntu yakoza intoki. Aho ni ho babonaga umuriro ugurumana n'umwijima w'icuraburindi, bakumva n'umuyaga w'ishuheri n'impanda zivuga n'ijwi rirangīra. Abumvise iryo jwi basabye bakomeje ko ritongera kuvuga rwose. Ntibabashaga kwihanganira kumva ijwi ry'uvugira mu ijuru agira ati: “Uzakora kuri uyu musozi wese azicishwa amabuye, niriba n'itungo muzarigenze mutyo.” Ibyo babonaga byari biteye ubwoba koko, ku buryo na Musa yavuze ati: “Ndatinye cyane, ndahinda umushyitsi.” Ahubwo mwegereye umusozi Siyoni n'umurwa w'Imana, nzima ari wo Yeruzalemu yo mu ijuru, n'abamarayika ibihumbi n'ibihumbi bakoraniye mu mwidagaduro. Mwegereye n'imbaga y'abana b'impfura b'Imana amazina yabo akaba yanditswe mu ijuru. Mwegereye kandi Imana umucamanza wa bose, n'abapfuye ari intungane bagizwe indakemwa. Ndetse mwegereye na Yezu Umuhuza w'Imana n'abagengwa n'Isezerano rishya, n'amaraso ye yamishwe adusabira ibyiza kurusha aya Abeli. Muramenye ntimwange kumva uvuga! Abanze kumva uwababuriye ku isi ntibanze no guhanwa. Twe rero byaba bikabije. Twazahungira he igihano niba twirengagiza utuburira wo mu ijuru? Cya gihe ijwi ry'Imana ryatigishije isi, na n'ubu ni yo ituburira, iti: “Hasigaye rimwe gusa, sintigise isi yonyine, ahubwo nzatigisa n'ijuru.” Iryo jambo ngo: “Hasigaye rimwe …”, rigaragaza ko ibyaremwe byose bizatigiswa bikavanwaho, kugira ngo hagumeho ibidashobora guhungabanywa n'umutingito. Dushimire Imana rero ko yaduhaye ubwami budashobora guhungabanywa. Bityo tuyisenge uko ishaka, tuyubaha kandi tuyitinya. Erega Imana yacu ni nk'umuriro ukongora! Ntimuhweme gukundana bya kivandimwe. Ntimukibagirwe no kwakira abashyitsi. Erega hari bamwe babikoze, basanga bakiriye abamarayika batabizi! Muzirikane abanyururu nk'aho mufunganywe na bo. Mwibuke n'abagirirwa nabi, muzirikane ko namwe mufite umubiri. Gushyingiranwa kubahwe n'abantu bose, kandi he kugira uwo mu bashakanye wandavuza uburiri bwabo asambana, kuko ibyomanzi n'abasambanyi Imana izabacira urubanza. Ntimugatwarwe n'inyota y'ifaranga ahubwo munyurwe n'ibyo mufite, kuko Imana yavuze iti: “Sinzabasiga, nta n'ubwo nzabatererana na gato.” Ni cyo gituma tuvuga nta cyo twishisha tuti: “Nyagasani ni we unshyigikiye, nta cyo nzatinya, umuntu se yantwara iki?” Mujye mwibuka abayobozi banyu babagejejeho Ijambo ry'Imana. Muzirikane uko babayeho n'uko bapfuye, maze mukurikize urugero rwo kwizera Imana kwabo. Yezu Kristo uko yari ari ejo na none ni ko ari, ni na ko azahora iteka ryose. Ntimugateshwe inzira n'inyigisho zitari zimwe z'inzaduka. Icyiza ni uko imitima yacu yatungwa n'ubuntu Imana igira, aho gutungwa n'ibyokurya twategetswe n'amategeko kandi nta cyo bimarira abayakurikiza. Twe dufite urutambiro rundi, abatambyi bakora mu Ihema risanzwe ntibemerewe kurya ku bitambirwa kuri rwo. Ubusanzwe Umutambyi mukuru ajyana amaraso y'amatungo atuwe Imana mu Cyumba kizira inenge cyane, akayatanga ho impongano y'ibyaha, naho inyama zigatwikirwa inyuma y'inkambi. Ni cyo gituma Yezu yaraguye inyuma y'irembo rya Yeruzalemu, kugira ngo rubanda abegurire Imana akoresheje amaraso ye bwite. Noneho rero nimucyo dusohoke tumusange inyuma y'inkambi, twemeye guteshwa agaciro nka we. Erega nta mujyi uhoraho dufite hano ku isi, ahubwo twifuza umujyi uteganyijwe kuzaboneka! Nuko rero ntiduhweme gutura Imana ibitambo by'ishimwe tubikesha Yezu. Ni ukuvuga ngo tujye tuyogeza mu ruhame, bibe ari byo bisesekara ku minwa yacu. Ntimukibagirwe kugira neza no gusangira ibyo mufite, kuko bene ibyo ari byo bitambo bishimisha Imana. Mwumvire ababayobora kandi mwemere kugengwa na bo, kuko ari bo bashinzwe ubugingo bwanyu bakazabubazwa n'Imana. Mubumvire kugira ngo babakorere bishimye batinuba, kuko babakoreye binuba mwe nta kamaro byabagirira. Mukomeze kudusabira. Turahamya ko nta kibi imitima yacu iturega, kuko kwifata neza igihe cyose ari icyo dushaka. Ndabinginze murusheho kunsabira, kugira ngo Imana ingarure iwanyu bidatinze. Bavandimwe, ibyo nanditse byo kubakomeza ndabasaba kubyitaho. Erega uru rwandiko ntabwo ari rurerure! Mumenye kandi ko umuvandimwe wacu Timoteyo yafunguwe. Naramuka angezeho vuba tuzazana kubasura. Muramutse ababayobora bose, kimwe n'intore zose za Nyagasani. Abavandimwe bo mu Butaliyani barabatashya. Nyagasani nagumye kubagirira ubuntu mwese. Jyewe Yakobo umugaragu w'Imana n'Umwami wacu Yezu Kristo, ndabaramukije ab'imiryango cumi n'ibiri batataniye mu mahanga. Bavandimwe, igihe mugezweho n'ibigeragezo by'uburyo bwose mujye mubyishimira. Mumenye ko iyo ukwizera Imana kwanyu kugeragejwe bibatera kwihangana. Mureke ukwihangana kurangize umurimo wako, kugira ngo mube indakemwa, mushyitse, nta cyo mubuze. Niba muri mwe hari ubuze ubwenge nasabe Imana ibumuhe, kuko iha bose itītangira kandi idacyurira umuntu. Ariko asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kuko ushidikanya yagereranywa n'umuhengeri wo mu kiyaga, umuyaga ukoza hirya no hino. Umuntu nk'uwo ntakībwire ko hari icyo Nyagasani yamuha, kuko ari nyamujyiryanino uhindagurika mu byo akora byose. Umuvandimwe woroheje ajye yishimira ko Imana imushyira ejuru, n'umukungu na we ajye yishimira ko Imana imucisha bugufi, kuko iherezo azahita nk'ururabyo rwo ku gasozi. Izuba rirarasa maze ryakara rikumisha ibyatsi, indabyo zigahunguka n'ubwiza bwazo bukayoyoka. Uko ni ko umukungu azayoyokana n'ibyo ahirimbanamo. Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko Imana nibona ko atsinze izamuhemba ikamba ry'ubugingo yasezeranyije abayikunda. Igihe umuntu ashutswe ngo akore icyaha ntakavuge ati: “Imana ni yo inshutse”, kuko Imana idashukwa ngo ikore ibibi cyangwa na yo ngo igire uwo ishuka. Ahubwo umuntu wese ashukwa igihe irari rye bwite rimukuruye rikamugusha mu mutego, nyuma iryo rari rigatwita rikabyara icyaha, n'icyaha cyamara gukura kikabyara urupfu. Bavandimwe nkunda, ntimukayobe! Icyiza cyose umuntu agabiwe kimwe n'impano yose ihebuje ahawe, bikomoka mu ijuru ku Mana yaremye ibinyarumuri byo ku ijuru. Yo ntigira ubwo ihinduka cyangwa ngo itere umwijima nk'izuba igihe rirenze. Ni yo yiyemeje kutubyara ikoresheje Ijambo ry'ukuri, kugira ngo tuyiturwe ho umuganura w'ibyaremwe byose. Bavandimwe nkunda, murazirikane ibi: buri muntu ajye yihutira gutega amatwi ariko atinde kuvuga, atinde no kurakara kuko umuntu urakaye adakora ibitunganiye Imana. Kubera ibyo rero mwitandukanye n'ibyanduza umutima byose, kimwe n'ubugizi bwa nabi bugwiriye, maze mwiyoroshye mwakire Ijambo Imana yateye mu mitima yanyu, kuko ari ryo ribasha kubakiza. Ntimukishuke ngo mupfe kumva Ijambo ry'Imana gusa, ahubwo mujye mukora icyo ribabwira, kuko uwumva iryo Jambo ntarikurikize, yagereranywa n'umuntu wirebera mu ndorerwamo, nyuma akagenda agahita yibagirwa uko asa. Ariko uhanga amaso ku Mategeko atagira amakemwa, ya yandi abohora abantu, akayizirikaho ntiyibagirwe ibyo yumvise, ahubwo agakora ibyo ayo Mategeko avuga, uwo azagira ihirwe mu byo akora byose. Umuntu wibwira ko ari umunyedini nyamara ntagenge ururimi rwe aba yishuka, kandi idini ye iba idafite akamaro. Idini itunganye kandi idafite inenge ndetse igashimwa n'Imana Data, ni ugusūra impfubyi n'abapfakazi bari mu makuba, no kwirinda kwanduzwa n'imigenzereze y'ab'isi. Bavandimwe, ntimugasumbanye abantu kuko bitagendana no kwemera Umwami wacu Yezu Kristo Nyir'ikuzo. Tuvuge ko mu ikoraniro ryanyu haje umuntu wambaye impeta y'izahabu ku rutoki n'imyenda ibengerana, hakaza n'umukene wambaye ubushwambagara. Nuko mukita ku wambaye imyenda ibengerana mukamubwira muti: “Nimushyike aha hantu mwateguriwe.” Nuko mukabwira wa mukene muti: “Hagarara hariya!”, cyangwa muti: “Wowe icara aha hasi!” Mbese iyo mugize mutyo ntimuba musumbanyije abantu, mukaba mwigize abacamanza badashingiye ku butabera? Bavandimwe nkunda, mbabaze: mbese Imana ntiyatoranyije abakene bo ku isi ngo babe abakungu mu kuyizera, kugira ngo ibahe ubwami bwayo ho umunani yasezeranyije abayikunda? Nyamara mwebwe musuzugura abakene. Mbese ye, abakungu si bo babatwaza igitugu bakabakurubana mu nkiko? Ese si bo batuka rya zina ryiza mwitiriwe? Ahubwo muba mukoze neza iyo mukurikije Itegeko ry'ubwami bw'Imana, nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Ujye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda.” Ariko niba musumbanya abantu muba mukora icyaha, noneho iryo tegeko rikabacira urubanza kuko mwaryishe. Umuntu ukurikiza Amategeko iyo agize rimwe ateshukaho, aba ameze nk'uyishe yose. Erega iyavuze iti: “Ntugasambane” ni na yo yavuze iti: “Ntukice.” None rero niba udasambana ariko ukica, uba wishe Amategeko. Mu byo muvuga no mu byo mukora, mujye mumera nk'abategereje gucirwa urubanza na ya Mategeko abohora abantu. Utagiriye abandi impuhwe azacirwa iteka nta mpuhwe. Nyamara uwagize impuhwe nta rubanza ruzamutsinda. Bavandimwe, umuntu byamumarira iki kuvuga ko yizera Imana niba ibikorwa bye bitabigaragaza? Mbese ukwizera nk'uko gushobora kumukiza? Tuvuge ko abavandimwe bambaye ubusa bakaba babuze ibibatunga umwe muri mwe akababwira ati: “Nimugende amahoro, mususuruke mushire inzara”, byabamarira iki mutagize icyo mubaha cyo kubabeshaho? Bityo ukwizera Imana iyo kuri konyine kutarangwa n'ibikorwa, kuba gupfuye. Ariko umuntu ashobora kuvuga ati: “Wowe wizera Imana, naho jye mfite ibikorwa.” Ngaho nyereka ukwizera kwawe kutagira ibikorwa, nanjye ndakoresha ibikorwa byanjye ngo nkwereke ko biva ku kwizera Imana. Mbese wizera Imana ukemera ko ari imwe rukumbi? Ibyo ni byiza. Erega n'ingabo za Satani ni ko zibyemera, ndetse zigahinda umushyitsi! Wa mupfu we, ese urashaka icyemezo cyerekana ko kwizera Imana kutazana ibikorwa kuba ari nta kamaro? Mbese sogokuruza Aburahamu si ibikorwa bye byatumye atunganira Imana, igihe yatangaga umuhungu we Izaki ho igitambo ku rutambiro? Urumva ko kwizera Imana kwe n'ibikorwa bye byagendanaga, kandi ukwizera kwe kujujwe n'ibikorwa. Kwari ukugira ngo bibe nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Aburahamu yizeye Imana bituma abarwa nk'intungane”, maze yitwa incuti y'Imana. Murabona ko umuntu atagirwa intungane imbere y'Imana no kuyizera konyine, ahubwo anabiheshwa n'ibikorwa bye. Mbese Rahabu w'indaya we Imana ntiyamugize intungane bitewe n'ibikorwa bye, igihe yacumbikiraga ba batasi batumwe na Yozuwe akabacikisha abanyujije mu yindi nzira? Erega n'ubundi nk'uko umuntu udafite umwuka aba apfuye, ni na ko ukwizera Imana kutagira ibikorwa kuba gupfuye! Bavandimwe, si benshi muri mwe mugomba kuba abigisha. Muzi yuko twebwe abigisha tuzacirwa urubanza ruruta urw'abandi. Twese dufudika mu buryo bwinshi. Udafudika mu byo avuga aba ari indakemwa, abasha no kugenga umubiri we wose. Dushyira utwuma mu kanwa k'amafarasi bityo akatwumvira, twakurura imikoba utwuma tuziritseho, ifarasi uko yakabaye ikerekera aho dushaka. Dore n'amato yo mu nyanja nubwo ari manini bwose kandi akagenzwa n'inkubi y'umuyaga, ayoborwa n'ingashya nto cyane akagana aho umusare werekeza ubwato ashaka. N'ururimi na rwo ni ruto mu ngingo z'umubiri, nyamara rwiratana ibikorwa bikomeye. Ibaze ukuntu agashashi k'umuriro gashobora gutwika ishyamba rinini! Ururimi na rwo ni umuriro. Ni isangano y'ububi bungana n'isi. Ni rumwe mu ngingo z'umubiri wacu kandi rukawangiza wose, rugatwikisha imibereho yacu yose umuriro rurahura muri ya nyenga itazima. Amoko yose y'inyamaswa n'inyoni n'ibikururuka n'ibikoko biba mu mazi, abantu bashobora kubitoza kubumvira ndetse bigeze kubikora. Ariko ururimi rwo nta wagira icyo arutoza ngo arushobore. Ni icyorezo kidahosha cyuzuye uburozi bwica. Ni rwo dukoresha ngo dushimire Nyagasani Imana ari yo Data, kandi ni na rwo dukoresha ngo tuvume abantu yaremye basa na yo. Bityo mu kanwa kamwe hakavamo umugisha n'umuvumo. Bavandimwe, ntibikwiriye kumera bityo. Mbese isōko imwe yavubura amazi meza n'arura? Bavandimwe, mbese hari ubwo igiti cy'umutini cyakwera imbuto z'umuzeti, cyangwa ngo umuzabibu were imbuto z'umutini? Ni na ko ari nta wavoma amazi meza mu isōko y'amazi arura. Ni nde muri mwe ufite ubwenge no gusobanukirwa? Nabyerekanishe ibyo akora abiterwa n'imyifatire myiza, byose abikesha ubugwaneza buva ku bwenge. Ariko niba imitima yanyu yuzuye ishyari n'amakimbirane, mureke kwirata ngo muhakane ukuri. Ubwenge nk'ubwo ntibuturuka mu ijuru, ahubwo ni ubw'isi na kamere y'umuntu ndetse na Satani. Ahari ishyari n'amakimbirane, ntihabura umuvurungano n'ibikorwa by'imburamumaro byose. Ariko ubwenge buturuka mu ijuru icya mbere buraboneye, byongeye kandi buzana amahoro n'ineza no kumvikana n'abandi, bwuzuye impuhwe no kugira neza, nta gusumbanya abantu nta n'uburyarya. Abanyamahoro babiba ibizana amahoro, bagasarura ubutungane. Mbese izo ntambara n'amahane biri muri mwe bikomoka he? Aho ntibikomoka ku byo murarikira birwanira mu mibiri yanyu? Mwifuza ikintu mwakibura mukica. Muhirimbanira ikintu, mutashobora kukigeraho mugatongana mukarwana. Nta cyo muhabwa kuko mudasaba Imana. N'iyo musabye ntimuhabwa kuko musaba nabi, mushaka ibyo gutagaguza mu byo murarikiye. Mwa basambanyi mwe, mbese ntimuzi ko ukunda iby'isi aba ari umwanzi w'Imana? Nuko rero umuntu wese uhitamo gukunda iby'isi aba yigize umwanzi w'Imana. Ese mutekereza ko Ibyanditswe ari ugupfa kuvuga, igihe bigira biti: “Imana ifuhira umwuka yashyize muri twe”? Nyamara kandi ubuntu Imana igira burahebuje, nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Imana irwanya abirasi, ariko abicisha bugufi ibagirira ubuntu.” Nuko rero nimwemere kugengwa n'Imana, ariko murwanye Satani na we azabahunga. Nimwegere Imana na yo izabegera. Mwa banyabyaha mwe, nimukarabe, namwe abafata impu zombi, nimuhumanure imitima yanyu. Nimushavure, murire muboroge. Ibitwenge byanyu nibihinduke imiborogo, n'ibyishimo byanyu bihinduke agahinda. Mwicishe bugufi imbere ya Nyagasani na we azabakuza. Bavandimwe, ntimugasebanye. Usebya umuvandimwe we cyangwa akamunegura, aba asebya Amategeko y'Imana akayanegura. Kandi rero igihe unegura Amategeko ntuba ukigengwa na yo, ahubwo uba wigize umucamanza. Imana yonyine ni yo itanga Amategeko kandi igaca imanza. Ni yo ifite ububasha bwo gukiza abantu no kubatsemba. Naho se wowe uri nde ngo unegure mugenzi wawe? Yemwe abavuga muti: “Uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mujyi uyu n'uyu tumareyo umwaka, tuhacururize twunguke!” Mwebwe habe ngo muzi n'uko muzaba mumeze ejo! Mbese ubugingo bwanyu ni iki? Mumeze nk'igihu kiboneka akanya gato kikaba kirayoyotse. Ahubwo mwari mukwiriye kuvuga muti: “Nyagasani nabishaka tuzabaho maze dukore ibi n'ibi.” Nyamara ubu murirata ndetse mukirarira! Bene ubwo bwirasi ni bubi. Nuko rero umuntu uzi gukora icyiza ntagikore aba akoze icyaha. Mwa bakire mwe, muguweho! Nimurire muboroge kuko mugiye kugira ibyago. Ubukungu bwanyu bwaraboze n'imyambaro yanyu yariwe n'inyenzi. Izahabu n'ifeza mwabitse byaguye ingese, ingese yabyo ni yo izabashinja maze ikongore imibiri yanyu nk'umuriro. Mwabitse ubukungu muri iyi minsi y'imperuka. Abasaruye imyaka yanyu ntimwabahembye none dore baraboroga! Umuborogo wabo kandi wageze mu matwi ya Nyagasani Nyiringabo. Mwadābagiriye ku isi murarengwa. Mwashishe nk'amatungo none dore umunsi wo kubagwa urageze! Intungane mwaziciriye urwo gupfa ntizabarwanya murazica! Bavandimwe, mwihangane kugeza ubwo Nyagasani azaba aje. Muzirikane uko umuhinzi ategereza umusaruro mwiza w'ibyo yahinze. Awurindira yihanganye ategereje imvura y'umuhindo n'iy'itumba. Namwe mube ari ko mwihangana mukomere, kuko kuza kwa Nyagasani kwegereje. Bavandimwe, ntihagire uwitotombera undi kugira ngo bitabashyira mu rubanza. Dore umucamanza ageze ku irembo. Bavandimwe, muzirikane abahanuzi bavuze mu izina rya Nyagasani, mube ari bo mukuraho urugero rwo kwihangana no kwiyumanganya mu mibabaro. Dore abadacogora tubita abanyehirwe. Mwumvise uko Yobu yihanganye n'ibyo Nyagasani yamukoreye hanyuma, kuko Nyagasani agira impuhwe n'imbabazi. Cyane cyane bavandimwe, ntimukarahire, kwaba kurahira mushingiye ku ijuru cyangwa ku isi, cyangwa ku kindi kintu icyo ari cyo cyose. Igihe mwemeye ikintu mujye muvuga gusa muti: “Yee”, n'igihe muhakanye muti: “Oya” kugira ngo mudashyirwa mu rubanza. Mbese hari ubabaye muri mwe? Nasenge Imana. Hari uwishimye? Naririmbe asingize Imana. Mbese hari urwaye muri mwe? Natumize abakuru b'itorero bamusabire, bamusīge n'amavuta mu izina rya Nyagasani. Byongeye kandi nibasenga bizeye Nyagasani, bizakiza umurwayi. Nyagasani azamuhagurutsa ari mutaraga, kandi naho yaba yarakoze ibyaha azabibabarirwa. Mujye mubwirana ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukire indwara. Isengesho ry'umuntu w'intungane rigira ububasha, kandi Imana irikoresha umurimo wayo. Eliya yari umuntu umeze nkatwe. Yasabye Imana ko imvura itagwa, maze imara imyaka itatu n'amezi atandatu itagwa. Hanyuma yongera gusenga, imvura iragwa imyaka irera. Bavandimwe, niba muri mwe hagize uyoba agateshuka inzira y'ukuri undi akamugarura, mumenye ko ugaruye umunyabyaha akava mu nzira yayobeyemo, azaba akijije uwo muntu urupfu rw'iteka kandi atume ibyaha byinshi bibabarirwa. Jyewe Petero Intumwa ya Yezu Kristo, ndabandikiye mwebwe abo Imana yitoranyirije, mu basuhuke batataniye mu ntara za Ponto na Galati, na Kapadokiya na Aziya na Bitiniya. Imana Data yabatoranyije ikurikije umugambi yagize kuva kera, Mwuka abagira intore zayo kugira ngo mwumvire Yezu Kristo, mwezwe n'amaraso yabameneye. Imana nibagirire ubuntu ibahe n'amahoro bisesuye. Nihasingizwe Imana se w'Umwami wacu Yezu Kristo, yo yatugiriye imbabazi. Yaduhaye kuvuka ubwa kabiri, tukaba dufite ibyo twiringira bihamye, tubikesha izuka rya Yezu Kristo mu bapfuye. Bityo mutegereje umunani mwabikiwe mu ijuru utabora, utandura ntunacuyuke. Kwizera Imana kwanyu gutuma murindwa n'ububasha bwayo, kugeza ubwo muzabona agakiza kagenewe kuzahishurwa mu gihe cy'imperuka. Ni byo bibatera guhimbarwa, nubwo ubusanzwe mwagombaga kumara igihe gito mushavuzwa n'ibigeragezo bitari bimwe. Icyo bigamije ni ukugira ngo ukwizera kwanyu kugeragezwe. Koko kandi ukwizera kwanyu kurusha kure izahabu agaciro, kuko yo yangirika nubwo iba yacishijwe mu ruganda. Bityo igihe Yezu Kristo azahishurwa, azasanga mumuhesheje ishimwe n'ikuzo n'icyubahiro. We muramukunda mutamubonye, mukanamwemera mutaramuca iryera. Ni yo mpamvu muhimbarwa mugasimbagizwa n'ibyishimo bitavugwa, byuzuye ikuzo, kuko mwegukanye agakiza mwari mwizeye. Ako gakiza ni ko abahanuzi bashakashatse babishishikariye, bahanura ibyerekeye ubuntu Imana yari kuzabagirira. Bihatiraga kumenya ibyo Mwuka wa Kristo yabagaragarizaga, igihe bizabera n'ukuntu bizamera, kuko Mwuka uwo wari muri bo yahoze ahamya imibabaro Kristo azacamo n'ikuzo rizakurikiraho. Imana yahishuriye abo bahanuzi ko ubutumwa yabashinze atari bo bugenewe, ahubwo ko ari ubwanyu. Ubwo ni bwo Butumwa bwiza mumaze kugezwaho ubu ngubu n'ababubazaniye, bafite ubushobozi bwa Mwuka Muziranenge bohererejwe avuye mu ijuru. Ubwo Butumwa abamarayika na bo babufitiye amatsiko. Nuko rero nimuhaguruke mwitegure, mwirinde gutegekwa n'inda, mwiringire rwose ubuntu muzagirirwa igihe Yezu Kristo azahishurwa. Mwumvire Imana nk'abana bayo, mureke gukurikiza ibibi mwararikiraga kera mukiri mu bujiji. Ahubwo mube abaziranenge mu myifatire yanyu yose, nk'uko Imana yabahamagaye ari inziranenge, kuko Ibyanditswe bivuga ngo: “Mube abaziranenge kuko nanjye ndi umuziranenge.” Ubwo mwiyambaza Imana muyita So yo ifata abantu bose kimwe, igacira umuntu wese urubanza ikurikije ibyo yakoze, mujye muyitinya mu minsi musigaranye mugicumbitse ku isi. Muzi ko atari ibintu bita agaciro nk'ifeza cyangwa izahabu, byabacunguye ngo muve mu myifatire y'imburamumaro mwatojwe na ba sogokuruza. Ahubwo icyabacunguye ni amaraso ya Kristo y'igiciro gikomeye, nk'ay'umwana w'intama utagira inenge cyangwa ubusembwa. Imana yari yaragennye ko Kristo akora ibyo mbere y'uko isi iremwa, maze muri ibi bihe by'imperuka imugaragaza kubera mwe. Ni we ubaha kwemera Imana yamuzuye mu bapfuye ikamuha n'ikuzo, bityo ibyo mwemera n'ibyo mwiringira bikaba bishingiye ku Mana. Mwiyejesheje kumvira ukuri kw'Imana kugira ngo mukundane bya kivandimwe, nta buryarya. Nuko rero mushishikarire gukundana mubikuye ku mutima, kuko mwabyawe ubwa kabiri bidakomotse ku mbuto ibora, ahubwo ku mbuto itabora ari yo jambo ry'Imana rizima kandi rihoraho. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Abantu bose bameze nk'ibyatsi, ubwiza bwabo bwose bumeze nk'indabyo zo ku gasozi. Ibyatsi biruma indabyo zikarabirana, ariko ijambo rya Nyagasani rihoraho iteka.” Iryo jambo ni ryo Butumwa bwiza babagejejeho. Nuko rero nimwivaneho icyitwa ubugizi bwa nabi n'uburiganya bwose, uburyarya n'ishyari n'ugusebanya kose. Nk'uko uruhinja rukenera konka, abe ari ko namwe mwifuza amata adafunguye ari yo Jambo ry'Imana, kugira ngo atume mukura, mugere ku gakiza. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Mwamaze gusogongera mumenya uko Nyagasani agira neza.” Nimwegere Nyagasani we buye rizima abantu banze, nyamara rikaba ryaratoranyijwe n'Imana kandi rifite agaciro kuri yo. Namwe nimumusange muri nk'amabuye mazima, kugira ngo mwubakwe mube inzu ya Mwuka. Bityo mube imbaga y'abatambyi b'intore z'Imana mushinzwe kuyitura ibitambo biyishimisha, mubikoze ku buryo bwa Mwuka kandi mubishobojwe na Yezu Kristo. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Dore nshyize muri Siyoni ibuye natoranyije, ngo ribe insanganyarukuta rifite agaciro. Urifitemo icyizere ntazakorwa n'isoni.” Nuko rero mwebwe abemera Kristo iryo buye ribafitiye agaciro, ariko ku batamwemera ngo: “Ibuye abubatsi banze ni ryo ryabaye insanganyarukuta.” Kandi ngo: “Iryo ni ibuye risitaza abantu, ni urutare rubagusha.” Koko kandi barasitaye nk'uko babigenewe, kuko batumviye Ijambo ry'Imana. Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranyijwe n'abatambyi bakorera Umwami Imana n'abantu baziranenge, n'ubwoko bwayo bw'umwihariko. Bityo mwamamaze ibikorwa bitangaje by'Imana yabahamagaye ngo muve mu mwijima, mugere mu mucyo wayo w'agatangaza. Kera ntimwari ubwoko, ariko ubu muri ubwoko bw'Imana. Kera ntimwari mwaragiriwe impuhwe, ariko ubu mumaze kuzigirirwa. Ncuti nkunda, ndabihanangiriza mumeze nk'abanyamahanga n'ibicibwa kuri iyi si, kugira ngo mwirinde irari muterwa na kamere yanyu rirwanya ubugingo bwanyu. Mugire imyifatire myiza hagati y'abatazi Imana, kugira ngo nubwo babasebya ngo mugira nabi, babone ibyiza mukora bizatume baha Imana ikuzo umunsi izaza muri twe. Ku mpamvu za Nyagasani Umugenga wanyu mwemere kugengwa n'umutegetsi uwo ari we wese, yaba umwami nyir'igihugu cyangwa abatware be yatumye guhana abakora nabi no gushima abakora neza. Koko rero Imana ishaka ko mukora neza, ku buryo injiji z'ibipfayongo zibura icyo zibavugaho. Mumere nk'abantu bishyira bakizana, nyamara ukwishyira ukizana kwanyu ntimuguhindure urwitwazo rwo gukora ibibi, ahubwo mugenze nk'abagaragu b'Imana. Muhe abantu bose agaciro, mukunde abavandimwe banyu, mutinye Imana, muhe Umwami agaciro. Bagaragu, mwemere kugengwa na ba shobuja mujye mububaha rwose, ntimwubahe abagwaneza n'ababorohera gusa, ahubwo mwubahe n'abanyamakare. Erega bishimisha Imana igihe umuntu yihanganira kugirirwa nabi arengana, abitewe no kumva muri we icyo ishaka! None se mwashimwa mute igihe mwihanganiye gukubitwa muhōrwa ibyaha byanyu? Ariko rero igihe mwakoze neza mukabihōrwa maze mukihangana, ubwo ni bwo muba mushimishije Imana. Ibyo ni byo Imana yabahamagariye, kuko Kristo na we yababajwe ku bwanyu, bityo akababera urugero kugira ngo mujye mugenza nka we. We nta cyaha yigeze akora, nta n'iby'uburiganya yigeze avuga. Yaratutswe ntiyasubiza, bamugiriye nabi ntiyabakangisha, ahubwo yiragiza Imana ica imanza zitabera. Kristo ubwe yatwaye ibyaha byacu mu mubiri we, abibambanwa ku musaraba kugira ngo tube dupfuye ku byerekeye ibyaha, maze tubeho dutunganiye Imana. Erega “Inguma ze ni zo zabakijije! Mwari mumeze nk'intama zazimiye”, ariko none ubu mugarukiye Umushumba wanyu ari we uyobora ubugingo bwanyu. Namwe bagore, buri wese yemere kugengwa n'umugabo we, kugira ngo nubwo bamwe baba batemera Ijambo rya Nyagasani, baryemezwe n'imyifatire yanyu mutiriwe mugira icyo muvuga. Bazareba gusa imyifatire yanyu itagira amakemwa n'ukuntu mwubaha. Umurimbo wanyu ntukabe uw'inyuma nko kuboha imisatsi, kwambara ibyakozwe mu izahabu cyangwa se imyambaro y'akarusho. Ahubwo umurimbo wanyu ube uw'imbere mu mutima. Ni umurimbo udasaza w'ubugwaneza n'amahoro, uwo ni wo ufite agaciro gakomeye ku Mana. Abagore ba kera biyeguriye Imana bakayiringira ni ko na bo barimbaga, buri wese agengwa n'umugabo we. Ni ko na Sara yari ameze, yubahaga Aburahamu akamwita umutware we. Namwe muba mubaye abana be iyo mukora neza, mudaterwa ubwoba n'igikangisho icyo ari cyo cyose. Namwe bagabo, buri wese abane n'umugore we amufata neza, kuko abagore badafite imbaraga nk'izanyu. Mujye mubaha agaciro rero kuko muzaherwa hamwe na bo umunani w'ubugingo Imana itanga ku buntu. Mugenze mutyo kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi. Ahasigaye mwese muhuze ibitekerezo, muhuze n'umutima, mukundane bya kivandimwe, mugirirane impuhwe kandi mwicishe bugufi. Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha, kuko namwe Imana yabasezeranyije umugisha wayo igihe yabahamagaraga. Ibyanditswe biravuga biti: “Ushaka ubugingo no guhorana amahoro, nafate ururimi rwe ye kuvuga ibibi, afunge n'umunwa we ye kubeshya. Azibukire ibibi akore ibyiza, ashakashake amahoro ayaharanire. Kuko Nyagasani ahoza ijisho ku ntungane, atega amatwi akumva ibyo zisaba. Nyamara arwanya inkozi z'ibibi.” Mbese ni nde uzabagirira nabi nimugira ishyaka ryo gukora ibyiza? Icyakora nubwo mwababazwa muzira ibikorwa bitunganye, na byo byababera ihirwe. Ntimugatinye abantu kandi ntimugahagarike umutima. Ahubwo mwubahe Kristo abe Umugenga w'imitima yanyu. Muhore kandi mwiteguye gusubiza umuntu wese wabasaba gusobanura ibyo mwiringira. Ariko mubikorane ubugwaneza no kwicisha bugufi. Mugire umutima utabarega ikibi, kugira ngo abasebya imyifatire myiza mukomora kuri Kristo babe ari bo bakorwa n'isoni. Niba Imana ibishaka, ikiruta ni uko mwababazwa muhōrwa ibyiza mukora aho guhōrwa ibibi. Kristo na we yapfuye rimwe rizima kubera ibyaha byanyu, we ntungane apfira abagome kugira ngo abageze ku Mana. Igihe yari ku isi baramwishe, maze kubera imbaraga za Mwuka arazuka, aba muzima. Yakoresheje Mwuka atangariza ubutumwa bw'Imana abapfuye bagizwe imfungwa. Ni zo ba bantu bari baragomeye Imana, na yo ikabihanganira igihe cyose Nowa yubakaga bwa bwato bunini. Muri ubwo bwato hagiyemo abantu bake gusa, ndetse ni umunani bonyine bakijijwe n'amazi. Ayo mazi ashushanya kubatizwa ari byo bibakiza namwe muri iki gihe. Si uko yuhagira umuntu imbyiro zo ku mubiri, ahubwo ashushanya ukwiyegurira Imana k'umuntu ufite umutima utamurega ikibi. Ako gakiza mugakesha izuka rya Yezu Kristo wagiye mu ijuru akaba ari iburyo bw'Imana, aho yahawe kugenga abamarayika n'ibinyabushobozi n'ibinyabubasha. Ubwo Kristo yababajwe mu mubiri, namwe mugire ayo matwara ye muyitwaze nk'intwaro. Umaze kubabazwa mu mubiri aba atandukanye n'ibyaha. Bityo igihe mushigaje kubaho mureke gukurikiza ibyo abantu bararikira, ahubwo mujye mukurikiza ibyo Imana ishaka. Erega mwamaze igihe gihagije mukora ibyo abatazi Imana baharanira! Dore ibyo mwabagamo: ubwomanzi n'irari, ubusinzi n'inkera n'ubunywi, kimwe no gushengerera ibigirwamana kandi icyo ari ikizira ku Mana. Ubu rero abatazi Nyagasani basigaye babatangarira, babonye ko mutagifatanya na bo gukabya kwiyandarika bityo bakabasebya. Nyamara ibyo bazabibazwa na Nyagasani, witeguye gucira imanza abazima n'abapfuye. Ni cyo cyatumye Ubutumwa bwiza butangarizwa abapfuye na bo, baciriwe urubanza bakiriho ku isi kugira ngo babeho uko Imana ishaka babikesha Mwuka. Iherezo ry'ibintu byose riregereje. Kubera iyo mpamvu mujye mushyira mu gaciro, kandi mwirinde gutegekwa n'inda kugira ngo mubone uko musenga. Mbere ya byose mukundane urukundo rudatezuka, kuko urukundo rwibagirwa ibyaha byinshi. Mujye mwakira abashyitsi mutinuba. Umuntu wese uko Imana yamuhaye impano ajye ayikoresha yunganira abandi, kugira ngo abe umunyabintu ukoresha neza impano izo ari zo zose Imana yamugabiye. Nihagira uterura kuvuga, navuge ibyo ahawe n'Imana gusa. Nihagira ukorera abandi, abikorane imbaraga ahabwa n'Imana. Ni bwo Imana izahabwa ikuzo byimazeyo kubera Yezu Kristo. Nahorane icyubahiro n'ubutware iteka ryose. Amina. Ncuti nkunda, ntimugatangazwe n'uruganda rukaze rw'ibigeragezo mugomba gucamo ngo mumere nk'abagezweho n'ikintu kidasanzwe. Ahubwo mwishimire gufatanya na Kristo imibabaro, kugira ngo igihe ikuzo rye rizahishurwa muzahimbarwe muvuze n'impundu. Murahirwa niba babatuka babahōra Kristo, kuko biba byerekana ko Mwuka nyir'ikuzo ari we Mwuka w'Imana, aguma kuri mwe. Ntihagire umuntu n'umwe muri mwe uhōrwa ko ari umwicanyi cyangwa umujura, cyangwa umugizi wa nabi cyangwa kazitereyemo! Nyamara nahōrwa ko ari umukristo ntibikamutere isoni, ahubwo asingize Imana kubera ko ahōwe iryo zina. Koko rero igihe cy'urubanza kirageze kandi rubanjirije kuri twebwe ab'inzu y'Imana. None se ubwo rubanjirije kuri twe, iherezo ry'abatumvira Ubutumwa bwiza bw'Imana rizaba irihe? Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Ubwo intungane zirokoka biziruhije, bizagendekera bite abatubaha Imana n'abanyabyaha?” Kubera ibyo abababazwa bahōrwa gukora ibyo Imana ishaka, nibiyegurire Umuremyi wabo w'indahemuka bagumye bakore ibyiza. Abakuru b'itorero rya Kristo bo muri mwe ndabihanangiriza. Nanjye ndi umukuru hamwe namwe, ndi n'umwe mu bagabo bo guhamya ukuntu Kristo yababajwe agapfa, kandi nagenewe kuzahabwa uruhare ku ikuzo rya Kristo rigiye guhishurwa. Noneho nimukenure umukumbi w'Imana yabaragije mubikore mutinuba, ahubwo mubikunze nk'uko Imana ishaka, mubikore mutabitewe no kwishakira inyungu ahubwo mubyitangiye. Ntimugatwaze igitugu abo mwaragijwe, ahubwo mubere ubushyo urugero rwiza. Bityo ubwo Umushumba mukuru azaba ahingutse, muzahembwa ikuzo ari ryo kamba ritangirika ry'abatsinze. Namwe basore, mujye mwumvira ababaruta ubukuru. Ndetse mwese mukenyere kwicisha bugufi, buri wese amere nk'uhereza mugenzi we. Ibyanditswe biravuga ngo: “Imana irwanya abirasi, abiyoroshya ikabahera ubuntu.” Nuko rero mwicishe bugufi imbere y'Imana igira amaboko, kugira ngo izabakuze igihe kigeze. Ibibahagarika imitima byose mubiyegurire kuko ibitaho. Mwirinde gutegekwa n'inda kandi mube maso, kuko umwanzi wanyu Satani akora hirya no hino nk'intare itontoma ishaka uwo iconshomera. Mumurwanye kigabo mwitwaje kwizera Kristo, muzirikana ko ku isi yose hari abavandimwe banyu muhuje imibabaro. Ariko nimumara kubabazwa igihe gito, Imana ubwayo igira ubuntu byuzuye izababoneza, ibakomeze ibahe imbaraga no kutajegajega. Erega ni yo yabahamagaye ngo muhabwe ku ikuzo ryayo rihoraho riri muri Kristo! Iragahorana ingoma iteka ryose. Amina. Mbandikiye aya magambo make mfashijwe na Silasi, uko mbibona ni umuvandimwe w'indahemuka. Nashatse kubatera akanyabugabo, nkanabemeza ko ibyo mbandikiye ari byo buntu nyakuri Imana yabagiriye kugira ngo mubwishingikirizeho. Abari i Babiloni batoranyijwe n'Imana kimwe namwe barabatashya, ndetse na Mariko umwana wanjye arabatashya. Nimuramukanye muhoberana mu ndamutso y'urukundo. Abari muri Kristo mwese nimugire amahoro. Jyewe Simoni Petero umugaragu wa Yezu Kristo n'Intumwa ye, ndabandikiye mwebwe mwahawe kumwizera gufite agaciro kamwe n'ukwacu, mubikesha ubutabera bw'Imana yacu na Yezu Kristo Umukiza. Imana nibagirire ubuntu ibahe n'amahoro bisendereye, mubiheshwa no kuyimenya kimwe no kumenya Umwami wacu Yezu. Kubera ububasha bwayo Imana yaduhaye ibya ngombwa byose, kugira ngo tubeho twubaha Imana tubikesha kumenya uwaduhamagaye ngo duhabwe ku ikuzo rye no ku kugira neza kwe. Ni cyo cyatumye aduha amasezerano akomeye cyane kandi afite agaciro, kugira ngo nimumara kuyashyikira mugire uruhare kuri kamere y'Imana, bityo mubashe guca ukubiri n'irari ryononnye iyi si. Kubera iyo mpamvu murusheho kugira umwete wo kwizera Imana, maze kwizera Imana mukugerekeho kugira neza, kugira neza mukugerekeho ubumenyi, ubumenyi na bwo mubugerekeho kumenya kwifata, kumenya kwifata mukugerekeho kudacogora, kudacogora mukugerekeho kubaha Imana, maze kubaha Imana mukugerekeho kubana kwa kivandimwe, kubana kwa kivandimwe mukugerekeho urukundo. Nimugira mutyo byimazeyo bizabarinda kuba abanebwe, cyangwa ingumba mu kumenya Umwami wacu Yezu Kristo. Umuntu utagenza atyo aba ari nk'impumyi ireba ibiyegereye gusa, uwo nguwo akaba yibagiwe ko yejejwe agakurwaho ibyaha bye bya kera. Ubwo bimeze bityo bavandimwe, mushishikarire kwemeza abantu ibikorwa byanyu kugira ngo bamenye ko muri abo Imana yahamagaye ikabatoranya. Nimugenza mutyo nta kizabavana kuri Kristo. Ahubwo bizabahesha kwakiranwa ubwuzu mu bwami buhoraho bwa Yezu Kristo, ari we Mwami n'Umukiza wacu. Ni yo mpamvu nzahora mbibutsa ibyo ngibyo nubwo musanzwe mubizi, kandi mukaba mushinze imizi neza mu kuri mwakiriye. Ndibwira ko ari ngombwa guhora mbakangura, nkabibibutsa igihe cyose nkiriho. Nzi yuko bidatinze ngiye kwimuka nkava muri uyu mubiri nsembereyemo, ni na ko Umwami wacu Yezu Kristo yansobanuriye. Nuko rero nzakora uko nshoboye kose, kugira ngo nimara gupfa muzabashe kujya mwibuka izo nyigisho. Igihe twabamenyeshaga uko Umwami wacu Yezu Kristo azaza afite ububasha, si imigani yahimbwe n'abantu twabaciriye, ahubwo twabatekerereje ukuntu twiboneye ubuhangange bwe. Icyo gihe Imana Data yamuhaye agaciro n'ikuzo, maze twumva ijwi ry'Imana nyir'ikuzo ry'akataraboneka ivuga iti: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, ni we nishimira.” Igihe twari kumwe na we mu mpinga ya wa musozi w'Imana, ni bwo twiyumviye iryo jwi rivugira mu ijuru. Byongeye kandi turushaho kugirira icyizere ubutumwa bw'abahanuzi. Namwe muzaba mugize neza nimubwitaho, kuko ari nk'itara ryakira ahacuze umwijima, rigakesha ijoro kugeza igihe inyenyeri yo mu rukerera imurikiye imitima yanyu. Mbere ya byose mumenye ko ari nta muntu ubasha kwisobanurira ubuhanuzi bwo mu Byanditswe ubwo ari bwo bwose. Nta buhanuzi bwigeze kuvugwa ku bushake bw'umuntu habe na rimwe. Ahubwo abahanuzi bavugaga ibyo batumwe n'Imana bayobowe na Mwuka Muziranenge. Ariko nk'uko abahanurabinyoma badutse kera muri rubanda, ni ko n'abigishabinyoma bazaduka muri mwe. Bazisuka muri mwe rwihishwa bakwize inyigisho ziyobya kandi zisenya, ndetse bazihakana Umugenga wabo wabacunguye, maze bidatinze bikururireho icyorezo. Benshi bazakurikiza ingeso zabo ziteye isoni, bitume abantu basebya inzira y'ukuri Imana ibayobora. Kubera irari ryabo abo bigishabinyoma bazababwira amagambo bihimbiye bashaka kurya utwanyu. Nyamara kuva kera urubanza rwabo rwarateguwe, kandi kurimbuka bagenewe kuregereje. Abamarayika bakoze ibyaha na bo Imana ntiyabababariye, ahubwo yabaroshye mu nyenga ibafungira mu mwijima baboshye, bategereje gucirwa urubanza. Byongeye kandi Imana ntiyababariye abo ku isi yo mu gihe cya kera, ahubwo abayisuzuguraga yabatsembesheje umwuzure, harokoka Nowa gusa watangazaga ibyo gutunganira Imana, hamwe n'abandi barindwi. Imijyi ya Sodoma na Gomora na yo Imana yarayihannye, irayitwika iyihindura ivu, kugira ngo bibere urugero abiyemeza gusuzugura Imana. Yarokoye Loti w'intungane, wababazwaga n'imibereho iteye isoni y'izo nkozi z'ibibi. Erega uwo muntu w'intungane yari aturanye na bo, agahora abareba kandi abumva! Kubera ko yari intungane, yashengurwaga iminsi yose n'ibikorwa byabo by'ubugome. Bityo Nyagasani azi uburyo bwo kuvana abamwubaha mu bigeragezo, no guteganyiriza abagizi ba nabi igihano, ku munsi Imana izaciraho imanza. Cyane cyane hazahanwa abakurikiza irari baterwa na kamere yabo yandavuye, bagasuzugura ubutegetsi ubwo ari bwo bwose. Abo bigishabinyoma barahangara cyane kandi barasuzugura. Ntibubaha ibyitwa ibinyakuzo byo mu ijuru, ahubwo barabisebya. Nyamara abamarayika nubwo babarusha cyane imbaraga n'ububasha, bo ntibahangara gutuka ibyo binyakuzo ngo babirege kuri Nyagasani. Ariko abo bantu batuka ibintu kandi batabizi. Bameze nk'inyamaswa zitagira ubwenge, zavukiye gutegwa no gutsembwaho! Koko kandi bazatsembwaho kimwe n'inyamaswa. Kubera ko bagiriye abandi nabi na bo baziturwa kugirirwa nabi. Bishimira kwiyandarika no ku manywa y'ihangu. Igihe basangira namwe ku munsi mukuru bakoza abantu isoni, bakanabatesha agaciro kuko bashimishwa n'ubutiriganya. Batwawe umutima n'abagore gito kandi ntibahwema gukora ibyaha, n'abadakomeye babagusha mu mutego. Bazobereye mu kurarikira ibintu. Ni ibivume! Bateshutse inzira iboneye banyura iya Balāmu mwene Bewori, wakunze inyungu zizanwa no gukora ibibi. Icyakora yarakangawe kubera icyo cyaha, kuko indogobe ye isanzwe ari itungo ritavuga yavuze nk'umuntu, ibuza uwo muhanuzi gukora iby'ubusazi. Abo bantu bameze nk'amasōko yakamye, cyangwa ibihu bitwarwa n'inkubi y'umuyaga. Icyo bagenewe ni ukujugunywa mu mwijima w'icuraburindi. Bavuga ibigambo by'ubwirasi bitagira icyo bimara. Bareshya abantu bakoresha irari baterwa na kamere yabo, kugira ngo bagushe mu mutego abamaze igihe gito bitandukanyije n'abanambye mu buyobe. Basezeranira abantu kubakura mu buja, nyamara bo ubwabo bari mu buja bw'ingeso zizabatsembaho. Erega umuntu aba mu buja bw'ikintu cyose cyamuganje! Ubundi abantu baca ukubiri n'iby'isi byonona ingeso, babishobojwe no kumenya Nyagasani Umukiza wacu Yezu Kristo. Nyamara iyo bibaye bityo, nyuma bakongera kubohwa na byo bigasubira kubaganza, imibereho yabo ya nyuma irusha iya mbere kuba mibi. Icyajyaga kubabera cyiza ni ukutigera banyura inzira y'ubutungane kuruta kuyinyura, hanyuma bakayita bakanga itegeko ritagira inenge bari barahawe. Bikababera nka wa mugani uvuga ukuri ngo: “Imbwa isubiye ku birutsi byayo”, kandi ngo: “Ingurube yamaze kuhagirwa isubiye kwigaragura mu byondo”. Ncuti nkunda, uru ni urwandiko rwa kabiri mbandikiye. Zombi nazanditse nshaka kubibutsa ibyo mwize, nkabakangurira kubitekerezaho ku buryo buboneye. Ndabibutsa ibyavuzwe kera n'abahanuzi batumwe n'Imana, kimwe n'amabwiriza ya Nyagasani Umukiza wacu mwashyikirijwe n'Intumwa yabatumyeho. Mbere ya byose mumenye ko mu minsi y'imperuka, hazaduka abakobanyi bakurikiza irari ryabo. Bazabakoba bagira bati: “Mbese ntiyasezeranye ko azaza? None se ubu ari he? Ba sogokuruza bacu baritārūye, nyamara kandi ibintu byose bimeze nk'uko byahoze kuva isi ikiremwa.” Abavuga batyo baba biyibagije ko kera Imana yavuze ijambo maze ijuru n'isi bikaremwa. Yaremye isi iyikuye mu mazi kandi ikoresheje amazi. Byongeye kandi amazi ni yo yarenze hejuru y'abari ku isi cya gihe akabahitana. Na none Ijambo ry'Imana ni ryo ryemeza ko ijuru n'isi by'ubu bibikiwe gutsembwa n'umuriro, umunsi abasuzugura Imana bazacirwa iteka bakarimbuka. Ariko ncuti nkunda, hari ikintu kimwe mutagomba kwibagirwa: kuri Nyagasani, umunsi umwe ni nk'imyaka igihumbi, n'imyaka igihumbi ni nk'umunsi umwe. Nyagasani ntatinda gushyitsa amasezerano ye nk'uko bamwe babitekereza. Nyamara ni mwe yihanganira, adashaka ko hagira n'umwe urimbuka, ahubwo ashaka ko bose bihana. Ku munsi wa Nyagasani azaza atunguranye nk'umujura. Uwo munsi ijuru rizavanwaho urusaku ari rwose, ibirigize bihitanwe n'umuriro maze isi na yo n'ibiyirimo byose bitsembwe. Nuko rero ubwo byose bizayoyoka bityo, murumva ukuntu mukwiye kumera. Mbega ukuntu mugomba kuba abaziranenge mukubaha Imana, mutegereza uwo munsi w'Imana mukanawutebutsa! Uwo munsi ijuru rizagurumana, ibiririmo byose bishongeshwe n'icyokere cy'umuriro. Ariko nk'uko Imana yabisezeranye, dutegereje ijuru rishya n'isi nshya, iwabo w'ubutungane. None rero ncuti nkunda ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete ngo uwo munsi muzasangwe mu mahoro, nta mugayo ubariho cyangwa inenge. Mumenye yuko igituma Umwami wacu yihangana atyo, ari ukugira ngo mubone uko mukizwa. Ni na ko Pawulo umuvandimwe wacu dukunda, yabibandikiye akoresheje ubwenge Imana yamuhaye. Ni ko yanditse mu nzandiko ze zose, aho yavuze ibyerekeye ibyo ngibyo. Mu nzandiko ze hari amagambo amwe akomeye gusobanurwa, ku buryo abaswa n'abahindagurika bayasobanura amafuti nk'uko bagenza ibindi Byanditswe. Bityo bakizanira icyorezo. Nuko rero ncuti nkunda, muraburiwe. Mwirinde gukururwa n'ubuyobe bw'abantu b'indakoreka, butabatesha ibyo mwishingikirijeho. Ahubwo mutere imbere mu buntu Imana ibagirira no mu kumenya Yezu Kristo Umwami n'Umukiza wacu. Nahabwe ikuzo none n'iteka ryose. Amina. Ibyo tubandikiye ni ibyerekeye Jambo utanga ubugingo, wahozeho kuva mbere na mbere. Uwo twaramwiyumviye, tumwibonera n'amaso yacu, turamwitegereza, tumukozaho n'intoki zacu. Koko kandi ubwo bugingo bwaragaragaye turabubona, turi abagabo bo kubuhamya kandi ni na bwo tubatangariza. Ni ubugingo buhoraho bwahoranye n'Imana Data maze ikabutugaragariza. Ibyo twabonye kandi twumvise ni byo tubatangariza namwe, kugira ngo mugirane ubumwe natwe. Ubwo bumwe kandi tubufitanye n'Imana Data n'Umwana wayo Yezu Kristo. Ibi tubibandikiye kugira ngo tugire ibyishimo bisesuye. Ubutumwa twumvanye Yezu Kristo ari na bwo tubatangariza, ni uko Imana ari urumuri kandi ko nta mwijima na mba uba muri yo. Niba tuvuga rero ko dufitanye ubumwe na yo ariko tukagendera mu mwijima, tuba tubeshya ntitube dukora ibihuje n'ukuri. Ariko niba tugendera mu mucyo nk'uko na yo iba mu mucyo, tuba dufitanye ubumwe kandi amaraso ya Yezu Umwana wayo akatweza akatumaraho icyaha cyose. Niba tuvuga ko nta cyaha dufite tuba twishuka kandi nta kuri tuba dufite. Nyamara nitwemera ko twakoze ibyaha, Imana yo ni indahemuka n'intabera, ku buryo itubabarira ibyaha byacu kandi ikatweza, ikatumaraho ikibi cyose. Niba tuvuga ko tutigeze dukora icyaha, tuba twise Imana umunyabinyoma kandi nta jambo ryayo riba riturangwamo. Bana banjye, ibi mbibandikiye kugira ngo mwē gukora ibyaha. Icyakora hagize umuntu ukora icyaha dufite utuvugira ku Mana Data, ni Yezu Kristo w'intungane. Ni na we wabaye icyiru cy'ibyaha byacu, ndetse si ibyacu gusa ahubwo n'iby'abantu bo ku isi yose. Icyo tumenyeraho ko tuzi Imana ni uko dukurikiza amategeko yayo. Uvuga ati: “Ndayizi” ariko ntakurikize amategeko yayo, ni umunyabinyoma kandi nta kuri aba afite. Ariko umuntu ukurikiza ibyo Imana ivuga, koko urukundo rwayo ruba muri we rwuzuye, ni na cyo tumenyeraho ko turi muri yo. Uvuga ko aguma muri yo agomba kugenza nk'uko Kristo yagenzaga. Ncuti nkunda, si itegeko rishya mbandikiye, ahubwo ni irya kera mwari musanganywe kuva mbere na mbere. Iryo tegeko rya kera ni ryo Jambo ry'Imana mwumvise. Nyamara kandi ni itegeko rishya mbandikiye. Ukuri kwaryo kugaragarira muri Kristo no muri mwebwe, kuko umwijima weyutse n'urumuri nyakuri rukaba rumurika. Umuntu wese uvuga ko ari mu mucyo akanga umuvandimwe we, aba akiri mu mwijima n'ubu. Ukunda umuvandimwe we aguma mu mucyo, kandi nta kimubamo cyashobora kugusha abandi mu byaha. Ariko umuntu wese wanga umuvandimwe we aba ari mu mwijima, kandi agenda mu mwijima, akaba atazi aho yerekera, kuko umwijima uba umuhumye amaso. Bana banjye, ndabandikiye kuko mwababariwe ibyaha mubikesha Kristo. Mwebwe babyeyi, ndabandikiye kuko muzi Uwahozeho kuva mbere na mbere. Namwe basore, ndabandikiye kuko mwatsinze Sekibi. Bana banjye, ndabandikira kuko muzi Imana Data. Mwebwe babyeyi, ndabandikira kuko muzi Uriho kuva mbere na mbere. Namwe basore, ndabandikira kuko muri abanyambaraga, n'Ijambo ry'Imana rikaba riguma muri mwe kandi mukaba mwaratsinze Sekibi. Ntimugakunde isi cyangwa ibiri ku isi. Umuntu ukunda iby'isi nta gukunda Imana aba afite. Iby'isi ni byo ibi: ibyo umubiri w'umuntu urarikira n'ibintu amaso ye areba akabyifuza, n'ukuntu yirata ibye. Ibyo byose ntibikomoka ku Mana Data, ahubwo bikomoka ku isi. Isi iriho irahita kimwe n'irari ryayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka. Bana banjye, iki ni igihe cy'iherezo. Mwigeze kumva ko Umwanzi urwanya Kristo agiye kwaduka. Ndetse n'ubu abarwanya Kristo bamaze guhaguruka ari benshi, ni na cyo tumenyeraho ko ari igihe cy'iherezo. Abo bavuye muri twe, icyakora ntibari abacu by'ukuri, kuko iyo baba abacu baba baragumanye natwe, ariko kwari ukugaragaza ko atari abacu uko bangana. Naho mwebwe Kristo Muziranenge yabasīze amavuta, ari yo Mwuka we, bituma mwese mumenya ukuri. Icyatumye mbandikira rero si uko mutazi ukuri, ahubwo ni uko mukuzi kandi mukaba muzi ko nta kinyoma na kimwe gikomoka ku kuri. Ni nde munyabinyoma atari uhakana ko Yezu ari we Kristo? Uwo ni we mwanzi urwanya Kristo kuko ahakana Imana Data n'Umwana wayo. Umuntu wese uhakana Umwana w'Imana aba ahakanye n'Imana Se. Naho uwemera Umwana w'Imana ku mugaragaro, aba yemeye n'Imana Se. Ibyo mwumvise kuva mbere na mbere mubigumane, kuko nimubigumana muzaba mugumye no mu Mwana w'Imana no muri Se. Dore kandi icyo Kristo ubwe yadusezeranyije, ni ubugingo buhoraho. Mbandikiye ibyo kubera abashaka kubayobya. Naho mwe Kristo yabasīze amavuta ari yo Mwuka we, bityo Mwuka uwo aguma muri mwe. Ntabwo rero mukenera umuntu wo kubigisha kuko Mwuka abigisha byose, kandi ibyo yigisha ni ukuri si ibinyoma. Nuko rero nk'uko yabigishije, nimugume muri Kristo. Na none bana banjye, nimugume muri Kristo kugira ngo tutazagira icyo twishisha ubwo azagaragara, kandi twē kuzakorwa n'isoni imbere ye igihe azaba aje. Ubwo muzi ko Kristo ari intungane, mumenye kandi ko umuntu wese ukora ibitunganye aba abaye umwana w'Imana. Nimurebe ukuntu Imana Data yadukunze bihebuje, ikaduha kwitwa abana bayo, kandi koko turi bo. Ni cyo gituma ab'isi batatumenya, kuko na yo batayimenya. Ncuti nkunda, tumaze kuba abana b'Imana ariko uko tuzamera ntibiragaragara. Icyakora tuzi yuko igihe Kristo azagaragara tuzamera nka we, kuko tuzamureba uko ari. Umuntu wese umwiringira atyo, arihumanura akaba aboneye nka Kristo. Umuntu wese ukora icyaha aba agandiye itegeko ry'Imana, ndetse gukora icyaha cyose ni ko kugandira itegeko ryayo. Muzi yuko Kristo yazanywe ku isi no gukuraho ibyaha, kandi we nta cyaha agira. Bityo rero umuntu wese uguma muri Kristo ntakora icyaha, ukora icyaha wese ntaba yaramubonye habe no kumumenya. Bana banjye, ntihakagire ubayobya. Ukora ibitunganye aba ari intungane, nk'uko Kristo ari intungane. Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko kuva mbere na mbere Satani akora ibyaha. Icyazanye Umwana w'Imana ku isi, ni ukugira ngo atsembe ibikorwa bya Satani. Umuntu wese wabaye umwana w'Imana aba atagikora ibyaha, kuko kamere yayo iguma muri we kandi ntaba akibasha gukora ibyaha kuko ari umwana w'Imana. Dore itandukaniro riri hagati y'abana b'Imana n'aba Sekibi: umuntu wese udakora ibitunganye kimwe n'udakunda umuvandimwe we, si abana b'Imana. Ubutumwa mwumvise kuva mbere na mbere, ni ukugira ngo dukundane. Ntitukamere nka Kayini wari uwa Sekibi, maze akica murumuna we. Mbese ni iki cyatumye amwica? Ni uko yari umugizi wa nabi, naho murumuna we akaba intungane. Bavandimwe, ntimugatangazwe n'uko ab'isi babanga. Tuzi ko tumaze kuvanwa mu rupfu tukagezwa mu bugingo, kuko dukunda abavandimwe bacu. Udakunda aba akiri mu rupfu. Umuntu wese wanga umuvandimwe we aba ari umwicanyi, kandi muzi yuko nta mwicanyi ugira ubugingo buhoraho. Dore icyo tumenyeraho urukundo: ni uko Kristo yitanze akadupfira, ni na ko natwe tugomba kwitangira abavandimwe bacu. Mbese niba umuntu ari umukungu, akabona umuvandimwe we akennye ntamugirire impuhwe ngo agire icyo amufashisha, yabasha ate kuvuga ko afite urukundo rw'Imana? Bana banjye, urukundo rwacu ntirugahere mu magambo ngo rube ku rurimi gusa, ahubwo rube mu kuri. Uko ni ko tuzamenya ko turi ab'ukuri. Ni na ko tuzashobora guhagarara imbere y'Imana, nta cyo twishisha. Naho imitima yacu yaba iturega ikibi, Imana iruta kure imitima yacu kandi izi byose. Ncuti nkunda, niba imitima yacu itaturega ikibi, tuba dutinyutse guhagarara imbere y'Imana nta cyo twishisha. Bityo ikaduha icyo tuyisabye cyose, kuko dukurikiza amategeko yayo tugakora ibiyishimisha. Kandi itegeko ryayo ngiri: ni uko twizera Umwana wayo Yezu Kristo, tugakundana nk'uko yabidutegetse. Ukurikiza amategeko y'Imana aguma muri yo, na yo ikaguma muri we. Dore icyo dukesha kumenya ko iba muri twe: ni Mwuka wayo yaduhaye. Ncuti nkunda, ntimukemere umwuka uwo ari wo wose umuntu avuga ko afite, ahubwo mujye mugenzura murebe niba uwo mwuka ukomoka ku Mana, kuko abahanurabinyoma benshi badutse ku isi. Dore ikizabamenyesha ko uwo mwuka ari Mwuka w'Imana: umuntu wese wemeza ku mugaragaro ko Yezu Kristo yaje yigize umuntu, umwuka afite uba ari Mwuka w'Imana. Ariko umuntu wese utemera Yezu atyo umwuka afite uba atari Mwuka w'Imana, ahubwo uba ukomoka kuri wa Mwanzi urwanya Kristo, uwo mwigeze kumva ko agiye kuza ubu akaba yaramaze kugera ku isi. Mwebwe bana banjye, muri ab'Imana kandi mwatsinze abo bahanurabinyoma, kuko uri muri mwe arusha ubushobozi uri mu b'isi. Abo ni ab'isi, ni cyo gituma bavuga ibifitanye isano n'isi abayo bakabumva. Twe turi ab'Imana, umuntu uzi Imana aratwumva utari uwayo ntatwumve. Uko ni ko tumenya gutandukanya Mwuka w'ukuri n'umwuka w'ubuyobe. Ncuti nkunda, reka dukundane kuko urukundo rukomoka ku Mana, umuntu wese ukunda abandi aba abaye umwana w'Imana kandi aba azi Imana. Udakunda ntabwo azi Imana, kuko Imana ari urukundo. Dore ukuntu Imana yagaragaje urukundo idukunda: yatumye Umwana wayo w'ikinege ku isi kugira ngo aduheshe ubugingo. Urukundo nyarwo nguru: si uko ari twe twakunze Imana, ahubwo ni uko ari yo yadukunze maze ikohereza Umwana wayo kuba icyiru cy'ibyaha byacu. Ncuti nkunda, ubwo Imana yadukunze bigeze aho, natwe tugomba gukundana. Nta muntu wigeze arabukwa Imana, nyamara niba dukundana Imana iguma muri twe, kandi urukundo rwayo rukaba muri twe rwuzuye. Ikitumenyesha ko tuguma muri yo kandi ko na yo iguma muri twe, ni uko yaduhaye Mwuka wayo. Natwe twarabyiboneye, none turahamya ko Imana Data yatumye Umwana wayo, kuba Umukiza w'abantu bo ku isi yose. Umuntu wese wemeza ku mugaragaro ko Yezu ari we Mwana w'Imana, Imana iguma muri we na we akaguma muri yo. Natwe tuzi urukundo Imana idufitiye, kandi urwo rukundo turufitiye icyizere. Imana ni urukundo. Uguma mu rukundo aba aguma mu Mana, na yo ikaguma muri we. Bityo urukundo rwayo ruba muri twe rwuzuye, kugira ngo tutazagira icyo twishisha ku munsi wo guca imanza, kuko uko Kristo ameze ari ko natwe turi kuri iyi si. Aho urukundo ruri nta bwoba na busa buhaba, ahubwo urukundo rwuzuye ruhashya ubwoba. Erega ufite ubwoba aba yiteze igihano, bityo aba ataragera ku rukundo rwuzuye! Igituma twe dukunda ni uko Imana yabanje kudukunda. Umuntu navuga ati: “Nkunda Imana” ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umunyabinyoma. Ese udakunda umuvandimwe we abona, yabasha ate gukunda Imana atabona? Nuko rero ngiri itegeko Kristo yaduhaye: ukunda Imana akunde n'umuvandimwe we. Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristo aba abaye umwana w'Imana, kandi umuntu wese ukunda umubyeyi aba akunda n'urubyaro rwe. Iyo dukunze Imana tugakora ibyo idutegeka, ubwo ni bwo tumenya ko dukunda abana b'Imana. Uku ni ko gukunda Imana: ni ugukurikiza amategeko yayo kandi amategeko yayo ntagoye, kuko uwabaye umwana w'Imana wese atsinda isi kandi insinzi y'isi ngiyi: ni ukwizera Yezu kwacu. Mbese ni nde utsinda isi atari uwemera ko Yezu ari Umwana w'Imana? Yezu Kristo ni we waje ku bw'amazi no ku bw'amaraso, atari ku bw'amazi gusa ahubwo ni ku bw'amazi n'amaraso. Mwuka kandi ni we uhamya ibyo, kuko Mwuka ari ukuri. Hari ibimenyetso bitatu bibihamya: Mwuka n'amazi n'amaraso, kandi ibyo uko ari bitatu birahuje. Niba twemera ibyo abantu bahamya, ibyo Imana ihamya byo birabitambutse cyane, kuko yo yahamije ibyerekeye Umwana wayo. Bityo rero uwemera Umwana w'Imana umutima we umwemeza ibyo, naho utamwemera aba yise Imana inyabinyoma, kuko aba atemeye ibyo Imana yahamije byerekeye Umwana wayo. Icyo yahamije ni iki: Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo tubuherwa mu Mwana wayo. Ufite Umwana w'Imana afite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w'Imana nta bugingo afite. Ibyo mbibandikiye kugira ngo mumenye ko mufite ubugingo buhoraho, mwebwe abemera Umwana w'Imana. Ikidutera kuyizera ntacyo twishisha ni iki: tuzi ko itwumva igihe tuyisabye ikintu gihuje n'uko ishaka. Ubwo kandi tuzi ko itwumva igihe tuyisabye ikintu icyo ari cyo cyose, tumenya ko icyo tuyisabye tuba tumaze kugihabwa. Nihagira ubona umuvandimwe we akora icyaha kitari icyo kumujyana mu rupfu rw'iteka, namusabire. Imana izamuha ubugingo, niba koko icyo cyaha atari icyo kumujyana mu rupfu. Icyakora icyaha kijyana mu rupfu rw'iteka kibaho. Simvuga ko mwasabira ukora icyo ngicyo. Ubugome bwose umuntu agira bumubera icyaha, ariko icyaha cyose si ko kijyana umuntu mu rupfu rw'iteka. Tuzi ko uwabaye umwana w'Imana wese adakomeza gukora ibyaha, kuko Yezu Umwana wayo amurinda maze Sekibi ntagire icyo amukoraho. Tuzi yuko turi ab'Imana, naho ab'isi bose bagengwa na Sekibi. Tuzi kandi ko Umwana w'Imana yaje akaduha umutima wo kumenya Imana Nyirukuri. Ndetse turi umwe na Nyirukuri uwo, tubikesha Umwana we Yezu Kristo. Erega ni we Mana Nyir'ukuri, ni na we Bugingo buhoraho! Bana banjye, mwirinde gusenga ibigirwamana. Jyewe Umukuru, ndakwandikiye Mubyeyi, wowe mugore watoranyijwe n'Imana hamwe n'abana bawe, mbakunda kubera ukuri kw'Imana dusangiye. Si jye jyenyine ubakunda, ahubwo n'abazi uko kuri bose barabakunda. Ikibidutera ni uko kuri kuguma muri twe tukazahorana na ko iteka. Imana Data nitugirire ubuntu, iduhe n'imbabazi n'amahoro ifatanyije na Yezu Kristo Umwana wayo, ibyo byose bishingiye ku kuri kwayo no ku rukundo rwayo. Nishimiye cyane kubona bamwe mu bana bawe bagendera mu kuri kw'Imana, bakurikije itegeko twahawe n'Imana Data. None rero Mubyeyi, ndagusabye ngo twese dukundane! Iryo si itegeko rishya mbandikiye, ahubwo ni iryo twahawe kuva mbere na mbere. Urwo rukundo dore uko ruteye: ni ukugenda dukurikiza amategeko y'Imana, kandi itegeko nyaryo ni rya rindi mwabwiwe kuva mbere na mbere, kugira ngo muhore mugenza mutyo. Ku isi hadutse abashukanyi benshi batemera ko Yezu Kristo yaje yigize umuntu. Ugenza atyo ni umushukanyi kandi ni umwanzi urwanya Kristo. Mwirinde rero mutazava aho mubura ibyo mwaruhiye, ahubwo muharanire kuzahabwa ingororano yuzuye. Umuntu wese udakomeza inyigisho za Kristo akazirengaho, nta Mana afite. Naho ukomeza izo nyigisho ni we uba afite Imana Data, akaba afite n'Umwana wayo. Nihagira umuntu uza muri mwe mugasanga atemera izo nyigisho, ntimuzamwakire mu mazu yanyu, ndetse ntimuzanamubwire muti: “Urakaza neza!” Erega uwakira bene uwo aba yifatanyije na we mu bibi akora. Nubwo mfite byinshi nabandikira, ariko sinshatse kubibamenyesha nkoresheje urupapuro na wino. Ahubwo niringiye kuzaza iwanyu nkabibabwira imbonankubone, kugira ngo twishimane bihagije. Abana ba mukuru wawe, na we watoranyijwe n'Imana baragutashya. Jyewe Umukuru, ndakwandikiye Gayo ncuti yanjye nkunda kubera ukuri kw'Imana. Ncuti nkunda, ndakwifuriza kumererwa neza no kuba mutaraga mu mubiri, nk'uko uri mutaraga mu mutima. Koko narishimye cyane, igihe abavandimwe bamwe bazaga bagahamya ukuntu ukomeye ku kuri kw'Imana, kandi ukaba ugenda ukurikiza uko kuri. Nta kintu kinezeza nko kumva ko abana banjye bakurikiza ukuri. Ncuti nkunda, uri indahemuka mu byo ukorera abavandimwe byose, ndetse nubwo baba ari ab'ahandi. Bahamije iby'urukundo rwawe imbere y'umuryango wa Kristo. Nyamuneka, nk'uko bikwiriye abakozi b'Imana, ni byiza ko ubahambirira impamba bagakomeza urugendo rwabo. Bahagurutse batumwe na Kristo ntibemera kugira icyo bahabwa n'abatemera Imana yacu. Tugomba kunganira bene abo bantu rero, kugira ngo tube dufatanyije na bo kogeza ukuri kw'Imana. Nandikiye umuryango wa Kristo w'iwanyu, ariko Diyoterefe ukunda kwiha ubukuru muri mwe ntatwemera. Ni cyo gituma ninza nzashyira ahabona ibyo akora n'ukuntu adusebya, akatubeshyera. Si ibyo gusa, yanga no gucumbikira abavandimwe, n'abashaka kubakīra akabibabuza ndetse akanabaca mu Muryango w'Imana. Ncuti nkunda, ntugakurikize urugero rw'ibibi abandi bakora, ahubwo ujye ukurikiza urugero rwiza. Ukora ibyiza aba ari uw'Imana, naho ukora ibibi aba atarayibona. Demeteriyo we abantu bose bamuvugaho ibyiza, yewe n'ukuri twamamaza na ko kurabihamya ndetse natwe ubwacu turabihamya, kandi uzi ko ibyo duhamya ari ukuri. Nari nshigaje byinshi nakwandikira, ariko sinifuje gukoresha wino n'ikaramu. Ahubwo niringiye kuzakubona bidatinze maze tuvugane imbonankubone. Gira amahoro. Incuti zawe ziragutashya, nawe udutahirize izacu buri muntu ku giti cye. Jyewe Yuda umugaragu wa Yezu Kristo, nkaba n'umuvandimwe wa Yakobo, ndabandikiye mwebwe abahamagawe, mugakundwa n'Imana Data kandi mukarindwa na Yezu Kristo. Imana ibagirire imbabazi, ibahe amahoro n'urukundo bisesuye. Ncuti nkunda, nari nsanzwe mfite ishyaka ryo kubandikira ibyerekeye agakiza dusangiye, none mbonye ko ari ngombwa kubikora ngo mbatere umwete wo kurwanira ibyerekeye Kristo twemera, ibyo Imana yabishinze intore zayo rimwe rizima. Hari abantu basuzuguye Imana baseseye muri mwe rwihishwa. Ibyerekeye ubuntu tugirirwa n'Imana yacu babihindura ukundi, kugira ngo bishyigikire ubwomanzi bwabo kandi bagahinyura Umwami wacu Yezu Kristo, ari we databuja umwe rukumbi. Iteka bazacirwa ryanditswe kuva kera. Nubwo ibyo byose mubizi, ndashaka kubibutsa ko Nyagasani yarokoye Abisiraheli akabavana mu Misiri, ariko hanyuma agatsemba abatamwemeraga. Mwibuke n'abamarayika batagumye mu myanya Imana yabahaye, maze bakivana ahasusurutse. Barindiwe mu mwijima baboheshejwe iminyururu ihoraho iteka, bategereje kuzacirwa urubanza kuri wa munsi ukomeye. Mwibuke na Sodoma na Gomora n'imijyi yari ihakikije, ukuntu abaturage baho batwawe n'ubusambanyi no guhuza ibitsina bimwe. Bahawe igihano cy'umuriro w'iteka, kugira ngo bibere bose urugero. Na ba bandi ni ko babigenza: bagira inzozi zituma bangiza imibiri yabo, bagasuzugura ubutegetsi ubwo ari bwo bwose, ndetse bagatuka ibyitwa Ibinyakuzo byo mu ijuru. Nyamara na Mikayeli Umumarayika mukuru, igihe yajyaga impaka na Satani baburana umurambo wa Musa, ntiyahangaye gucira Satani urubanza amutuka, ahubwo yaravuze ati: “Nyagasani nagukangare!” Ariko abo bantu bapfa gutuka icyo batazi cyose, naho ibyo bazi bituruka kuri kamere yabo, kimwe n'inyamaswa zitagira ubwenge, ni na byo biboreka. Bazabona ishyano! Banyuze mu nzira ya Kayini, bakohokera mu buyobe bwa Balāmu ari inyungu bakurikiranye, bagatikirira mu myivumbagatanyo nka Kōra. Ni bo baza kwangiza ugusangira kwa kivandimwe mugira, basangira namwe nta cyo bishisha. Ni abashumba birwanaho ubwabo. Ni ibicu bihuherwa n'umuyaga ntibigushe imvura. Ni ibiti bitera imbuto no mu gihe cy'isarura bikumirana, bikanaranduka. Ni umuhengeri wo mu nyanja warubiye, ukavundereza ifuro ry'ibiteye isoni bakora. Ni inyenyeri zizerera, zagenewe umwijima w'icuraburindi iteka ryose. Henoki uwa karindwi mu masekuruza kuva kuri Adamu, yahanuye iby'abo bantu agira ati: “Dore Nyagasani azanye n'intore ze ibihumbi n'ibihumbi, aje gucira abantu bose urubanza no gushinja abatubaha Imana bose, ibyo bakoze byose byo kuyisuzugura n'ibitutsi abanyabyaha bayitutse!” Abo bantu bahora bijujuta kandi binuba, bagengwa n'irari ryabo. Bahora mu magambo y'ubwirasi, kandi bakaryoshyaryoshya abo bashakaho inyungu. Nyamara mwebweho ncuti nkunda, mwibuke ibyahanuwe kera n'Intumwa z'Umwami wacu Yezu Kristo. Zarababwiye ziti: “Mu minsi y'imperuka hazaduka abakobanyi, bakurikiza irari ribatera gusuzugura Imana”. Abo ni ba bantu bazana kwicamo ibice, bagengwa na kamere yabo, ntibagengwe na Mwuka w'Imana. Ariko mwebweho ncuti nkunda, mugumye mwishingikirize ku byerekeye Kristo twemera bitagira amakemwa, musenge muvugishwa na Mwuka Muziranenge. Byongeye kandi muhame mu rukundo rw'Imana, mutegereje ko Umwami wacu Yezu Kristo abageza ku bugingo buhoraho kubera imbabazi ze. Abagishidikanya mubagirire impuhwe, mubarokore nk'ababarura mu muriro. Abandi mubagirire impuhwe zivanze n'ubwoba, mwanga ndetse n'imyambaro yabo yandujwe n'imigirire baterwa na kamere yabo. Imana ni yo ibasha kubarinda kugwa mu cyaha, ikabazana imbere yayo mufite ikuzo ryayo nta makemwa, muvuza n'impundu. Iyo Mana imwe rukumbi yadukirishije Umwami wacu Yezu Kristo, igumane ikuzo n'ubuhangange n'ububasha n'ubushobozi, kuva mbere na mbere na n'ubu n'iteka ryose. Amina. Ibi ni ibyahishuwe na Yezu Kristo abihawe n'Imana, kugira ngo yereke abagaragu be ibyenda kubaho. Yabimenyesheje umugaragu we Yohani amutumyeho umumarayika. Yohani na we yemeza ijambo ryavuye ku Mana, n'iby'ukuri Yezu Kristo yahamije akurikije ibyo yiboneye. Hahirwa umuntu usoma iki gitabo, hahirwa n'abumva amagambo yahanuwe akirimo kandi bagakurikiza ibyanditswemo, kuko igihe byagenewe cyegereje. Jyewe Yohani, ndabandikiye mwebwe amatorero arindwi yo mu ntara ya Aziya. Imana nibagirire ubuntu ibahe n'amahoro, yo iriho kandi yahozeho, kandi igiye kuza. Nibikore ifatanyije n'ibyitwa ibinyamwuka birindwi bihora imbere y'intebe yayo ya cyami. Ibikore kandi ifatanyije na Yezu Kristo umuhamya w'indahemuka, akaba yarabimburiye abandi kuzuka mu bapfuye, akagirwa umutware w'abami bategeka iyi si. Kristo aradukunda, ni na we watubohoye amena amaraso ye kugira ngo atuvane mu byaha byacu. Yatugize kandi abantu bo mu bwami bwe b'abatambyi, kugira ngo dukorere Imana Se. Nahabwe ikuzo n'imbaraga iteka ryose. Amina. Dore aje ku bicu, umuntu wese azamubona ndetse n'abatoboye umubiri we bazamubona. Amoko yose yo ku isi azacura imiborogo ku bwe. Koko bizaba bityo! Amina. Nyagasani Imana Ishoborabyose, iriho kandi yahozeho, kandi igiye kuza iravuga iti: “Ni jyewe Ntangiriro, ni nanjye Herezo.” Ni jye Yohani umuvandimwe wanyu musangiye amakuba duhōrwa Yezu, musangiye kandi ubwami bwe n'ukwihangana duterwa na we. Nari ku kirwa cya Patimo, mpōrwa Ijambo ry'Imana n'iby'ukuri Yezu yahamije. Ku munsi wa Nyagasani, Mwuka w'Imana anzaho maze ndabonekerwa, inyuma yanjye numva ijwi rimeze nk'iry'impanda ry'uvuga cyane ati: “Ibyo ureba ubyandike mu muzingo w'igitabo, uwoherereze amatorero arindwi yo muri iyi mijyi: Efezi na Simirina na Perugamo, na Tiyatira na Saridi, na Filadelifiya na Lawodiseya.” Ndahindukira kugira ngo ndebe uwambwiraga, maze mbona hateretswe amatara arindwi akozwe mu izahabu. Hagati yayo hari hahagaze usa n'umwana w'umuntu. Yari yambaye ikanzu ndende, igituza cye kizengurutswe n'umukandara w'izahabu. Umutwe we n'umusatsi we byereranaga nk'inyange cyangwa nk'urubura, kandi amaso ye yari nk'indimi z'umuriro. Ibirenge bye byarabagiranaga nk'umuringa wamazwemo inkamba n'umuriro ugasenwa, kandi ijwi rye ryarangiraga nk'amazi menshi asuma. Mu kuboko kwe kw'iburyo yari afite inyenyeri ndwi, naho mu kanwa ke havagamo inkota ityaye. Mu maso he harabagiranaga nk'izuba ryo ku manywa y'ihangu. Murabutswe mpita nikubita hasi imbere ye mera nk'uwapfuye. Nuko andambikaho ikiganza cy'iburyo aravuga ati: “Witinya! Ni jye Ntangiriro, ni nanjye Herezo. Dore ndi muzima, nari narapfuye none ndiho kugeza iteka ryose. Ni jye ufite imfunguzo, nshobora gufunga no gufungura urupfu n'ikuzimu. Nuko rero andika ibyo ubonye, ari ibiriho ubu ari n'ibigiye gukurikiraho. Ibyerekeye inyenyeri ndwi wabonye mu kiganza cyanjye cy'iburyo, n'amatara arindwi y'izahabu ni ibanga. Dore uko iryo banga risobanura: inyenyeri ndwi ni abamarayika bashinzwe ya matorero arindwi, naho amatara arindwi ni ayo matorero arindwi ubwayo. “Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ryo muri Efezi uti: ‘Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw'iburyo, akanagendera hagati y'amatara arindwi y'izahabu aravuze ngo: Nzi ibyo ukora n'ukuntu uvunika ntucogore. Nzi kandi ko utabasha kwihanganira abagizi ba nabi. Wagenzuye abiyita intumwa za Kristo kandi atari zo, maze usanga ko babeshya. Koko warihanganye, warababajwe bakumpōra ntiwacika intege. Icyakora hari icyo nkugaya, ni uko waretse kunkunda nk'uko wankundaga mbere. Nuko rero wibuke aho wavuye ukagwa, maze wihane wongere gukora uko wakoraga mbere. Nibitaba bityo nzaza aho uri, nkure itara ryawe aho riteretse niba utihannye. Nyamara hari icyo ngushimira, ni uko wanga imigenzereze y'abayoboke ba Nikola nk'uko nanjye nyanga. “ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo! Utsinda wese nzamuha kurya ku mbuto z'igiti cy'ubugingo, kiri mu busitani bw'Imana. ’ “Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Simirina uti: ‘Uw'Intangiriro akaba n'uw'Iherezo, ari na we wari warapfuye none akaba ariho, aravuze ngo: Nzi amakuba ugira n'ubukene bwawe, nyamara kandi uri umukungu rwose! Nzi n'ukuntu utukwa n'abiyita Abayahudi kandi atari bo, ahubwo ari abo mu ikoraniro ry'abasenga Satani. Ntutinye uburyo uzababazwa: dore Satani agiye kubagerageza arohe bamwe muri mwe muri gereza, mugirirwe nabi kumara iminsi icumi. Urabe indahemuka rero kugeza ku gupfa, nanjye nzaguha ubugingo buhoraho ubugire ho ikamba. “ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo! Utsinda wese ntacyo urupfu rwa kabiri ruzamutwara.’ “Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Perugamo uti: ‘Ufite inkota ityaye impande zombi aravuze ngo: Nzi aho utuye, ni aho Satani ashinze intebe ye ya cyami, ariko ntibyakubujije gukomera kuri jye. Ntiwigeze unyihakana, habe no mu gihe Antipa umuhamya wanjye w'indahemuka yicirwaga iwanyu, aho Satani aganje. Icyakora mfite ibyo nkugaya: ni uko iwanyu hari abantu bakurikiza inyigisho za Balāmu, wigishije Balaki kugusha Abisiraheli mu cyaha, barya inyama zaterekerejwe ibigirwamana bakanasambana. Iwanyu kandi hari abakurikiza inyigisho z'ubuyobe z'abayoboke ba Nikola. Nuko rero wihane. Nibitaba bityo ngiye kuza aho uri bidatinze, mbarwanye nkoresheje inkota iva mu kanwa kanjye. “ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo! Utsinda wese nzamugaburira manu ihishwe. Buri wese kandi nzamuha ibuye ryera ryanditsweho izina rishya, ritazwi n'umuntu uwo ari we wese keretse uzaba arihawe.’ “Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Tiyatira uti: ‘Umwana w'Imana ufite amaso ameze nk'ibirimi by'umuriro, n'ibirenge birabagirana nk'umuringa usenwe aravuze ngo: Nzi ibyo ukora n'urukundo ugira, nzi n'uko unyizera n'umurimo unkorera no kwihangana kwawe. Nzi kandi ko ibyo ukora ubu biruta kure ibyo wakoraga mbere. Ariko mfite icyo nkugaya: ni uko wa mugore Yezebeli wiyita umuhanuzikazi, umwemerera kwigisha. Ayobya abagaragu banjye abigisha gusambana, no kurya ibyaterekerejwe ibigirwamana. Namuhaye igihe cyo kwihana nyamara ntashaka kureka ubusambanyi bwe. Ni cyo gituma ngiye kumuheza ku buriri hamwe n'abasambane be, kugira ngo bababazwe bikomeye niba batihannye ngo bareke ibibi bakorana na we. Ndetse n'abana be nzabica, bityo amatorero yose y'Imana azamenyeraho ko jyewe nzi kugenzura ibitekerezo n'ibyifuzo by'abantu. Umuntu wese muri mwe nzamwitura ibikwiriye ibyo azaba yarakoze. Naho rero abasigaye bo mu muryango w'Imana w'i Tiyatira mwirinze gukurikiza izo nyigisho mbi, nta n'ubwo muzi ibyo bita “Amabanga akomeye ya Satani.” Ndabamenyesha ko nta wundi mutwaro mbakoreye, keretse gukomeza ibyo musanganywe kugeza aho nzazira. Uzatsinda wese agakomeza gukora ibyo nshaka kugeza ku iherezo, nzamuha ubushobozi bwo gutegeka amahanga “ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo!’ “Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Saridi uti: ‘Ufite ibinyamwuka birindwi biva ku Mana, kandi akaba afite na za nyenyeri ndwi aravuze ngo: Nzi ibyo ukora. Witwa ko uriho nyamara wapfuye uhagaze. Kanguka ukomeze ibyo usigaranye na byo byenda gupfa. Ni koko nasanze ibikorwa byawe imbere y'Imana bituzuye. Nuko rero ibuka ibyo wigishijwe ukabyumva maze ubyitondere, wihane. Naho nutaba maso nzaza ngutunguye nk'umujura, ntabwo uzamenya igihe nzakugereraho. Icyakora i Saridi ufite bamwe batanduje imyambaro yabo. Bazagendana nanjye bambaye imyambaro yera, koko barabikwiriye. Utsinda wese azambikwa imyambaro yera, kandi sinzigera mpanagura izina rye mu gitabo cy'ubugingo. Nzemera ko ari uwanjye imbere ya Data n'imbere y'abamarayika be. “ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo!’ “Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Filadelifiya uti: ‘Uwitwa Umuziranenge n'Umunyakuri wasigaranye urufunguzo rw'Umwami Dawidi, wa wundi ufunga ntihagire ufungura, kandi yafungura ntihagire ufunga aravuze ngo: Nzi ibyo ukora. Nubwo ufite intege nke nzi ko wakurikije ibyo nigishije, kandi ko utigeze unyihakana. Nuko rero ngukinguriye irembo ngo ngutume, nta muntu n'umwe ubasha kugukoma imbere. Bamwe bo mu ikoraniro ry'abasenga Satani babeshya ko ari Abayahudi kandi atari bo, dore ngiye kubakuzanira, bakwikubite imbere, bamenye ko ngukunda. Ubwo wakurikije ibyo nigishije ukanāmbaho, nanjye nzakurinda mu bihe by'amakuba agiye kuzakwira isi yose ngo agerageze abayituye. Ngiye kuza bidatinze, komeza ibyo ufite rero kugira ngo hatagira ugutwara ikamba wagenewe. Utsinda wese nzamugira inkingi mu Ngoro y'Imana yanjye, ntazigera asohokamo ukundi. Nzandika kuri we izina ry'Imana yanjye n'iry'umurwa wayo ari wo Yeruzalemu nshya, igiye kumanuka iturutse mu ijuru ku Mana yanjye. Byongeye kandi nzandika kuri we izina ryanjye rishya. “ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo!’ “Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Lawodiseya, uti: ‘Uwitwa Amina, umuhamya w'indahemuka kandi w'umunyakuri, ari na we shingiro ry'ibyo Imana yaremye aravuze ngo: Nzi ibyo ukora. Ntukonje kandi ntushyushye. Ubonye iyaba wari ukonje cyangwa ngo ube ushyushye! None rero ubwo uri akazuyazi ukaba udakonje ntunashyuhe, ngiye kukuruka! Uravuga uti: “Ndi umukire ndakungahaye, nta cyo nkennye na busa.” Nyamara ntuzi ukuntu uri umutindi wo kubabarirwa, ntugira shinge na rugero, uri impumyi kandi wambaye ubusa. Ni cyo gituma nkugīra inama yo kunguraho izahabu yatunganyijwe n'umuriro, maze ubone kuba umukungu ungureho n'imyambaro yera, kugira ngo uhishe ubwambure bwawe buteye isoni, kandi ungureho n'umuti wo gusīga ku maso, kugira ngo uhumuke urebe. Abo nkunda bose ndabacyaha nkabacishaho umunyafu. Nuko rero gira umwete wihane. Dore mpagaze ku rugi ndakomanga, unyumva wese agakingura nzinjira iwe nsangire na we, na we kandi asangire nanjye. Utsinda nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye ya cyami, nk'uko nanjye natsinze nkicarana na Data ku ntebe ye ya cyami. “ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo!’ ” Hanyuma ngira ntya mbona mu ijuru urugi rukinguye. Uwo nari numvise bwa mbere ijwi rye ryarangiraga nk'iry'impanda, arambwira ati: “Zamuka uze hano nkwereke ibigiye gukurikiraho.” Ako kanya Mwuka w'Imana anzaho, maze ndabonekerwa, mbona intebe ya cyami y'Imana mu ijuru, mbona n'Uyicayeho arabagirana nk'amabuye y'agaciro yitwa yasipi na sarudiyo. Iyo ntebe ya cyami kandi yari izengurutswe n'umukororombya warabagiranaga nk'ibuye rya emerodi. Yari izengurutswe kandi n'izindi ntebe za cyami makumyabiri n'enye, zicaweho n'abakuru makumyabiri na bane bambaye imyenda yera, kandi batamirije amakamba y'izahabu. Kuri iyo ntebe ya cyami haturukaga imirabyo n'amajwi no guhinda kw'inkuba. Imbere y'iyo ntebe hari hateretswe amatara arindwi yaka umuriro, ari yo binyamwuka by'Imana. Imbere y'iyo ntebe hari igisa n'ikiyaga kigizwe n'ikirahuri, kibonerana nk'ibuye ry'isarabwayi. Imbere y'iyo ntebe n'ahayizengurutse hakaba ibyitwa ibinyabuzima bine, byuzuyeho amaso imbere n'inyuma. Ikinyabuzima cya mbere cyasaga n'intare, icya kabiri kigasa n'ikimasa, icya gatatu mu maso kigasa n'umuntu, naho icya kane kigasa na kagoma iguruka. Buri kinyabuzima cyari gifite amababa atandatu, kandi byose byari byuzuyeho amaso ku nda n'inyuma hose. Ijoro n'amanywa ntibituza kuririmba biti: “Umuziranenge, Umuziranenge, Umuziranenge, ni Nyagasani Imana Ishoborabyose. Ni yo yahozeho kandi iriho, kandi igiye kuza.” Ibyo binyabuzima bine ni ko bihora biririmba biha ikuzo Imana ihoraho iteka ryose, yicaye kuri ya ntebe ya cyami, bikayubaha bikanayishimira. Uko bigize bityo kandi ba bakuru makumyabiri na bane na bo bikubita imbere y'Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami, bakaramya Ihoraho iteka ryose. Ubwo kandi bakaba banaze amakamba yabo imbere y'iyo ntebe, bakavuga bati: “Nyagasani Mana yacu, ni wowe ukwiye guhabwa ikuzo n'icyubahiro n'ububasha, koko ni wowe waremye ibintu byose. Byaremwe ku bushake bwawe, ni wowe ubibeshaho.” Nuko mbona umuzingo w'igitabo mu kiganza cy'iburyo cy'Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami. Wari wanditswe imbere n'inyuma, kandi ufungishijwe ibimenyetso birindwi. Mbona n'umumarayika w'igihangange, warangururaga ijwi abaza ati: “Ni nde ukwiriye gufungura uyu muzingo w'igitabo, akavanaho ibimenyetso biwufunze?” Nuko mu ijuru no ku isi ndetse n'ikuzimu, ntihagira n'umwe ubasha gufungura uwo muzingo w'igitabo ngo awurebemo. Ndizwa cyane n'uko hatabonetse n'umwe ukwiriye gufungura uwo muzingo w'igitabo ngo awurebemo. Umwe muri ba bakuru arambwira ati: “Wirira! Dore aratsinze ya ntare yo mu muryango wa Yuda, ari na we gishyitsi cya Dawidi. Ni we ugiye gufungura uwo muzingo w'igitabo, akavanaho ibimenyetso birindwi biwufunze.” Nuko mbona Umwana w'intama ari kuri ya ntebe ya cyami rwagati, azengurutswe na bya binyabuzima bine hamwe na ba bakuru. Yasaga n'uwishwe. Yari afite amahembe arindwi n'amaso arindwi, ari byo bya binyamwuka by'Imana byatumwe na yo ku isi yose. Nuko Umwana w'intama araza, yakira uwo muzingo w'igitabo mu kuboko kw'iburyo kw'Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami. Amaze kuwakira, bya binyabugingo bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y'Umwana w'intama. Buri wese yari afite inanga n'inzabya za zahabu zuzuye imibavu, ari yo masengesho y'intore z'Imana. Baririmbaga indirimbo nshya bati: “Ni wowe ukwiriye kwakira uwo muzingo w'igitabo, ukwiriye no kuvanaho ibimenyetso biwufunze. Koko warishwe, amaraso yawe uyacunguza abantu, wabagaruriye Imana, wabavanye mu miryango yose no mu bavuga indimi izo ari zo zose, wabavanye mu moko yose no mu mahanga yose. Wabagize abantu b'ubwami bw'Imana, wabagize n'abatambyi ngo bakorere Imana yacu, bityo bazima ingoma bategeke isi.” Ndongera ndareba numva ijwi ry'abamarayika, bari benshi cyane, ibihumbi n'ibihumbi. Bari bazengurutse ya ntebe ya cyami na bya binyabuzima na ba bakuru. Bavuga cyane bati: “Umwana w'intama wishwe ni we ukwiriye guharirwa ububasha n'ubukungu, n'ubwenge n'imbaraga, n'icyubahiro n'ikuzo no gusingizwa.” Nuko numva ibyaremwe byose biri mu ijuru no ku isi n'ikuzimu no mu nyanja, mbese iby'aho byose uko bingana bigira biti: “Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami hamwe n'Umwana w'intama, nibahorane ibisingizo n'icyubahiro, ikuzo n'ububasha iteka ryose.” Bya binyabuzima bine bikikiriza biti: “Amina.” Na ba bakuru bakikubita hasi bakaramya. Hanyuma, mbona Umwana w'intama avanyeho kimwe muri bya bimenyetso bifunze wa muzingo w'igitabo, maze numva icya mbere muri bya binyabuzima bine kivuga cyane nk'inkuba ihinda, kigira kiti: “Ngwino!” Nuko ngira ntya mbona ifarasi y'igitare. Uwo ihetse yari afite umuheto maze ahabwa n'ikamba. Nuko agenda atsinda kandi agamije gutsinda. Umwana w'intama avanaho ikimenyetso cya kabiri. Nuko numva ikinyabuzima cya kabiri kigira kiti: “Ngwino!” Nuko indi farasi y'igaju iraza. Uwo ihetse atumwa guteza intambara ku isi, kugira ngo abantu basubiranemo bicane, ahabwa inkota nini. Umwana w'intama avanaho ikimenyetso cya gatatu. Nuko numva ikinyabuzima cya gatatu kigira kiti: “Ngwino!” Ngo ngire ntya mbona ifarasi y'umukara. Uwo ihetse yari afite umunzani mu ntoki. Maze numva ikimeze nk'ijwi ry'umuntu uvugiye hagati muri bya binyabuzima bine, agira ati: “Ikiro cy'ingano kigurwe igihembo cy'umubyizi, ibiro bitatu by'ingano zitwa bushoki na byo bigurwe igihembo cy'umubyizi, naho amavuta na divayi ntugire icyo ubikoraho.” Umwana w'intama avanaho ikimenyetso cya kane, maze numva ikinyabuzima cya kane kigira kiti: “Ngwino!” Ngo ngire ntya mbona ifarasi y'ikijuju. Uwo ihetse akitwa Rupfu kandi yari akurikiwe n'uwitwa Kuzimu. Bahabwa ubushobozi kuri kimwe cya kane cy'abatuye isi, kugira ngo babicishe inkota n'inzara n'indwara z'ibyorezo, n'inyamaswa z'inkazi. Umwana w'intama avanaho ikimenyetso cya gatanu. Nuko mbona munsi y'urutambiro abantu bapfuye, bishwe bahōrwa kwamamaza Ijambo ry'Imana no guhamya ibyayo. Bavugaga cyane baranguruye ijwi, bati: “Databuja, wowe Muziranenge, wowe Munyakuri, uzageza ryari ko watinze gucira urubanza abatuye isi, no guhōrera amaraso yacu bamennye?” Nuko buri wese ahabwa ikanzu yera, kandi barabwirwa ngo bagende baruhuke ikindi gihe gito, kugeza ubwo umubare w'abagaragu bagenzi babo n'abavandimwe babo uzaba ushyitse, ari bo bagombaga kuzicwa kimwe na bo. Mbona Umwana w'intama avanaho ikimenyetso cya gatandatu. Habaho umutingito w'isi ukaze, izuba rihinduka umukara nk'umwambaro ugaragaza akababaro, n'ukwezi guhinduka umutuku nk'amaraso. Inyenyeri zihanuka ku ijuru, zigwa ku isi, nk'uko imbuto z'umutini zihanantuka zikiri mbisi, iyo zihuye n'umuyaga ukaze. Ijuru rikurwaho nk'uko bazinga umuzingo w'igitabo, n'imisozi yose n'ibirwa byose bikurwa aho byari biri. Abami batwara iyi si n'ibikomerezwa byayo, abagaba b'ingabo n'abakungu n'abanyambaraga, abakoreshwa agahato kimwe n'abigenga, bose biroha mu buvumo no mu bitare byo ku misozi ngo bihishe. Babwiraga imisozi n'ibitare bati: “Nimutugweho muduhishe amaso y'Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami, muduhishe n'uburakari bw'Umwana w'intama. Uyu ni wo munsi ukaze w'uburakari bwabo. Ni nde uzawurokoka?” Hanyuma mbona abamarayika bane bahagaze mu mpande enye z'isi. Bari bafashe imiyaga ine ihaturuka, kugira ngo hatagira n'umwe muri yo uhuha ku isi cyangwa ku nyanja, cyangwa ku giti icyo ari cyo cyose. Mbona n'undi mumarayika uturutse iburasirazuba, afite ikashe yahawe n'Imana nzima. Nuko arangurura ijwi cyane, abwira ba bamarayika bane bari batumwe kwangiza isi n'inyanja ati: “Ntimwangize isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti, kugeza ubwo tuzaba tumaze gutera icyapa mu ruhanga rwa buri mugaragu w'Imana yacu.” Numva ko umubare w'abashyizweho icyo kimenyetso ari ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bo mu miryango yose ikomoka kuri Isiraheli. Mu muryango wa Yuda, abashyizweho ikimenyetso ni ibihumbi cumi na bibiri. Mu muryango wa Rubeni, abagishyizweho ni ibihumbi cumi na bibiri. Mu muryango wa Gadi, ni ibihumbi cumi na bibiri. Mu muryango wa Ashēri, ni ibihumbi cumi na bibiri. Mu muryango wa Nefutali, ni ibihumbi cumi na bibiri. Mu muryango wa Manase, ni ibihumbi cumi na bibiri. Mu muryango wa Simeyoni, ni ibihumbi cumi na bibiri. Mu muryango wa Levi, ni ibihumbi cumi na bibiri. Mu muryango wa Isakari, ni ibihumbi cumi na bibiri. Mu muryango wa Zabuloni, ni ibihumbi cumi na bibiri. Mu muryango wa Yozefu, ni ibihumbi cumi na bibiri, no mu muryango wa Benyamini, abagishyizweho ni ibihumbi cumi na bibiri. Hanyuma ngira ntya mbona imbaga nyamwinshi y'abantu batabarika. Bari bakomotse mu mahanga yose no mu miryango yose, mu moko yose no mu bavuga indimi izo ari zo zose. Bari bahagaze imbere y'intebe ya cyami y'Imana n'imbere y'Umwana w'intama, bambaye amakanzu yera kandi bafashe amashami y'imikindo mu ntoki. Nuko barangurura ijwi cyane bati: “Agakiza kava ku Mana yacu yicaye ku ntebe ya cyami, kava no ku Mwana w'intama.” Ubwo abamarayika bose bari bahagaze, bazengurutse ya ntebe na ba bakuru na bya binyabuzima bine. Ni ko kwikubita hasi imbere y'iyo ntebe ya cyami, baramya Imana bavuga bati: “Amina! Ugusingizwa n'ikuzo, ubwenge n'ugushimirwa, icyubahiro n'ububasha n'imbaraga, ni iby'Imana yacu iteka ryose! Amina.” Nuko umwe muri ba bakuru arambaza ati: “Mbese bariya bambaye amakanzu yera ni ba nde kandi baturutse he?” Ndamusubiza nti: “Mubyeyi, ni wowe ubizi.” Arambwira ati: “Bariya ni abaciye mu makuba akabije. Bameshe amakanzu yabo bayeza mu maraso y'Umwana w'intama. Ni yo mpamvu bari imbere y'intebe ya cyami y'Imana, bayikorera ijoro n'amanywa mu Ngoro yayo. Iyicaye kuri iyo ntebe izabacira ingando, ibatwikīre kandi ibarinde. Ntibazongera kugira inzara cyangwa inyota, cyangwa ngo bicwe n'izuba cyangwa icyokere cyose. Umwana w'intama uri ku ntebe ya cyami rwagati, azababera umushumba abashore ku masōko y'amazi y'ubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.” Igihe Umwana w'intama avanyeho ikimenyetso cya karindwi cyari gifunze wa muzingo w'igitabo, numva mu ijuru ngo cee! Bimara nk'igice cy'isaha. Nuko mbona abamarayika barindwi bahagaze imbere y'Imana, bahabwa impanda ndwi. Undi mumarayika araza ahagarara iruhande rw'igicaniro, afashe icyotezo cyacuzwe mu izahabu. Ahabwa imibavu myinshi yo kosereza ku gicaniro cy'izahabu kiri imbere y'intebe ya cyami, hamwe n'amasengesho y'intore zose z'Imana. Umwotsi w'imibavu uva mu ntoki z'uwo mumarayika, uzamukira imbere y'Imana hamwe n'amasengesho y'intore. Hanyuma umumarayika afata icyotezo, acyuzuzamo umuriro wo ku gicaniro awuroha ku isi. Nuko inkuba zirahinda, habaho urusaku, imirabyo irarabya, n'isi iratingita. Nuko ba bamarayika barindwi bari bafite impanda bitegura kuzivuza. Umumarayika wa mbere avuza impanda, urubura n'umuriro bivanze n'amaraso bihita byiroha ku isi. Kimwe cya gatatu cy'isi yose kirashya, na kimwe cya gatatu cy'ibiti kirashya, ibyatsi byose na byo birashya. Umumarayika wa kabiri avuza impanda, igisa n'umusozi munini ugurumana gihita cyiroha mu nyanja. Kimwe cya gatatu cy'inyanja gihinduka amaraso. Kimwe cya gatatu cy'ibifite ubuzima byo mu nyanja kirapfa, na kimwe cya gatatu cy'amato kirasenyuka. Umumarayika wa gatatu avuza impanda, inyenyeri nini igurumana ihubuka ku ijuru igwira kimwe cya gatatu cy'inzuzi, igwira n'amasōko y'imigezi. Iyo nyenyeri yitwa Muravumba. Bityo kimwe cya gatatu cy'amazi kirarura, abantu benshi bicwa no kunywa ayo mazi yahindutse ibamba. Umumarayika wa kane avuza impanda, kimwe cya gatatu cy'izuba na kimwe cya gatatu cy'ukwezi na kimwe cya gatatu cy'inyenyeri birakabona, ku buryo kimwe cya gatatu cy'amanywa na kimwe cya gatatu cy'ijoro byacuze umwijima. Ngiye kumva numva kagoma imwe yagurukaga iriya kure mu kirere, iravuga cyane iti: “Mbega ishyano! Mbega ishyano! Mbega ishyano abatuye isi bose bazagusha, kubera impanda zigiye kuzavuzwa n'abamarayika batatu basigaye!” Hanyuma umumarayika wa gatanu avuza impanda, mbona inyenyeri ihanutse ku ijuru igwa ku isi, ihabwa urufunguzo rufungura ikuzimu. Imaze kuhafungura havamo umwotsi umeze nk'uw'itanura rinini cyane. Izuba n'ikirere bizimagizwa n'uwo mwotsi uva ikuzimu. Muri uwo mwotsi havamo inzige zikwira isi. Izo nzige zihabwa ubushobozi bumeze nk'ubw'igisimba bita indyanishamurizo. Zitegekwa kutagira icyo zitwara ibyatsi cyangwa ibiti cyangwa ikimera icyo ari cyo cyose, keretse abantu batateweho ikimenyetso cy'Imana mu ruhanga. Izo nzige ntizemererwa kubica burundu, keretse kubica urubozo mu gihe cy'amezi atanu. Uburibwe zabateraga ni nk'ubwo umuntu yumva iyo ariwe n'indyanishamurizo. Muri iyo minsi abantu bazahamagara urupfu barubure. Bazifuza gupfa ariko urupfu ruzabahunga. Izo nzige zasaga n'amafarasi yiteguye kujya ku rugamba. Ku mitwe yazo wagira ngo zari zambaye amakamba y'izahabu, naho mu maso zari ziteye nk'abantu. Zari zifite ubwoya bumeze nk'imisatsi y'abagore itendera mu mugongo, naho amenyo yazo yari nk'ay'intare. Wagira ngo zambaye amakoti ya gisirikari akozwe mu cyuma, kandi urusaku rw'amababa yazo rwari nk'urw'amagare menshi akururwa n'amafarasi agiye ku rugamba. Zari zifite imirizo irimo urubori, isa n'iy'indyanishamurizo. Muri iyo mirizo ni ho zakuraga ubushobozi bwo kugirira abantu nabi mu gihe cy'amezi atanu. Umwami w'izo nzige ni umumarayika ugenga ikuzimu, akitwa Murimbuzi – mu giheburayi ni Abadoni, naho mu kigereki ni Apoliyoni. Dore icyago cya mbere kirahise, kigiye gukurikirwa n'ibindi bibiri. Umumarayika wa gatandatu aherako avuza impanda, maze numva ijwi riturutse hagati y'amahembe ari mu mfuruka enye z'igicaniro cy'izahabu kiri imbere y'Imana. Uwavugaga abwira uwo mumarayika wa gatandatu ufashe impanda ati: “Bohora ba bamarayika bane baboheye hafi y'uruzi rwitwa Efurati.” Nuko barababohora. Byari bigenwe ko abo bamarayika babohorwa kuri iyo saha y'uwo munsi, muri uko kwezi k'uwo mwaka, kugira ngo bice kimwe cya gatatu cy'abatuye isi bose. Mbona n'abasirikari bahetswe n'amafarasi, numva bavuga umubare wabo ko ari miliyoni magana abiri. Dore uko neretswe ayo mafarasi n'abahetswe na yo: bari bambaye amakoti ya gisirikari akozwe mu cyuma. Ayo makoti yari umutuku nk'uw'ikara ryaka n'ubururu nka safiro, n'umuhondo nk'amazuku. Imitwe y'amafarasi yasaga n'iy'intare, kandi mu minwa yayo havagamo umuriro n'umwotsi n'amazuku. Kimwe cya gatatu cy'abantu cyicwa n'ibyo byorezo bitatu: umuriro n'umwotsi n'ubumara bw'umuhondo byavaga mu minwa ya ya mafarasi. Ubushobozi bw'ayo mafarasi bwaturukaga mu minwa yayo no mu mirizo yayo. Imirizo yayo yasaga n'inzoka, yari ifite imitwe yakoreshaga kugira ngo igirire abantu nabi. Nyamara abantu bose basigaye batishwe n'ibyo byorezo, ntibīhana ngo bareke ibigirwamana bari barakoze ubwabo. Ntibareka kuramya ingabo za Satani n'ibigirwamana bikozwe mu izahabu no mu ifeza, no mu muringa no mu ibuye no mu giti, kandi bitabona ntibyumve ntibigende, habe ngo banihane ibyaha byabo byo kwica no kuroga, no gusambana no kwiba. Nuko mbona undi mumarayika ukomeye amanuka ava mu ijuru. Yari yambaye igicu ho umwenda, kandi umutwe we uzengurutswe n'umukororombya. Mu maso he harabagiranaga nk'izuba, naho amaguru ye yasaga n'inkingi zaka umuriro. Mu kiganza cye yari afashe agatabo kabumbuye. Ashinga ikirenge cy'iburyo ku nyanja, naho icy'ibumoso agishinga imusozi. Aherako arangurura ijwi cyane avuga nk'intare yomongana. Amaze kurangurura ijwi, inkuba ndwi na zo zirahinda cyane. Izo nkuba ndwi ngo zimare kuvuga nitegura kwandika ibyo zivuze. Nuko numva ijwi riturutse mu ijuru ry'uvuga ati: “Uramenye, ibyo izo nkuba ndwi zivuze ubigire ibanga ntubyandike!” Wa mumarayika nabonye ahagaze ku nyanja n'imusozi, ashyira ejuru ukuboko kw'iburyo akwerekeza ku ijuru. Ni ko kurahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n'ibiririmo byose, n'isi n'ibiyiriho byose, n'inyanja n'ibiyirimo byose ati: “Nta kundi gutegereza! Igihe umumarayika wa karindwi azaba agiye kuvuza impanda, Imana izahita isohoza umugambi wayo ubu ukiri ibanga, nk'uko yawumenyesheje abagaragu bayo b'abahanuzi.” Nuko nongera kumva rya jwi nigeze kumva ry'uvugira mu ijuru, arambwira ati: “Genda ufate ka gatabo kabumbuye, kari mu kiganza cy'umumarayika uhagaze ku nyanja n'imusozi.” Nuko ndagenda nsanga uwo mumarayika musaba kumpa ako gatabo. Arambwira ati: “Ngako gatware ukarye ukamare, nikagera mu gifu karagusharirira, naho mu kanwa karaba kakuryoheye nk'ubuki.” Nuko mfata ako gatabo ngakura mu kiganza cy'umumarayika, ndakarya ndakamara. Mu kanwa kandyohera nk'ubuki, ariko kageze mu gifu karandurira. Nuko numva bambwira ngo: “Ugomba kongera gutangaza ibyo Imana ikweretse byerekeye abantu b'amoko menshi n'amahanga menshi, n'abavuga indimi zitari zimwe n'abami benshi.” Nyuma mpabwa ikibingo cyo gupimisha, barambwira ngo: “Haguruka ufate ingero z'Ingoro y'Imana n'iz'urutambiro rwayo, kandi ubarure n'abayisengeramo. Icyakora ntufate ingero z'ikigo kizengurutse Ingoro, kuko cyo cyagizwe icy'abanyamahanga. Bazaribata umurwa w'Imana hashire amezi mirongo ine n'abiri. Nzatuma abahamya babiri bo guhamya ibyanjye, maze bagende bambaye imyambaro igaragaza akababaro bahanure bavuge ibyo mbatumye, hashire iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.” Abo bahamya bombi ni bo bya biti by'iminzenze bibiri, ni na bo ya matara abiri ateretswe imbere ya Nyagasani ugenga isi. Iyo hagize ushaka kubagirira nabi, umuriro uva mu kanwa kabo ugatwika abanzi babo. Uko ni ko ushaka kubagirira nabi agomba kwicwa. Bafite ubushobozi bwo gutegeka ijuru imvura ntigwe, kugeza igihe bazarangiriza guhanura. Bafite n'ubushobozi bwo guhindura amazi amaraso, no guteza isi ibyorezo by'ubwoko bwose igihe cyose babishakiye. Nibarangiza guhamya ibyo batumwe igikōko kizava ikuzimu kibatere, kibatsinde maze kibice. Nuko imirambo yabo izanama mu muhanda mukuru wa wa mujyi mugari, ha handi Umwami wabo yabambwe ku musaraba. Ku buryo bwo kugereranya, uwo mujyi witwa Sodoma na Misiri. Abo mu moko yose n'imiryango yose n'abavuga indimi izo ari zo zose, n'abo mu mahanga yose bazashungera iyo mirambo be kwemera ko ihambwa, hashire iminsi itatu n'igice. Abo bahanuzi bombi abatuye isi yose bazabishima hejuru banezezwe n'uko bapfuye, maze bohererezanye impano zo kwishima kuko abo bombi bari bababaje cyane abatuye isi. Nyamara iminsi itatu n'igice ishize umwuka w'ubugingo uturutse ku Mana winjira muri bo, maze barahaguruka bahagarara bemye, abababonye bashya ubwoba. Abo bahanuzi bumva ijwi ry'uvugira mu ijuru avuga cyane ati: “Nimuzamuke muze hano!” Baherako bazamukira mu gicu, bajya mu ijuru abanzi babo babareba. Muri ako kanya haba umutingito w'isi ukaze maze kimwe cya cumi cy'umujyi kirasenyuka, abantu ibihumbi birindwi bahitanwa na wo. Abasigaye utahitanye bashya ubwoba, maze baha Imana nyir'ijuru ikuzo. Dore icyago cya kabiri kirahise. Nyamara, icya gatatu kigiye kuza bidatinze. Hanyuma umumarayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru humvikana amajwi y'abavuga cyane bati: “Ukwiriye kwima ingoma ngo ategeke iyi si ni Nyagasani Imana yacu hamwe na Kristo yatoranyije, kandi izayigenga iteka ryose.” Nuko ba bakuru makumyabiri na bane bicaye imbere y'Imana ku ntebe zabo za cyami, bikubita hasi baramya Imana bavuga bati: “Nyagasani Mana Ishoborabyose, wowe uriho kandi wahozeho, tugushimiye ko wakoresheje ububasha bukomeye ufite ukima ingoma. Abanyamahanga bararakaye, ariko none igihe kirageze ngo uburakari bwawe bugaragare. Ni igihe cyo gucira abapfuye imanza, no kugororera abagaragu bawe b'abahanuzi n'intore zawe zose zigutinya, ari aboroheje ari n'abakomeye. Ni igihe cyo gutsembaho abatsemba isi.” Mu ijuru Ingoro y'Imana iherako irakinguka, Isanduku y'Isezerano iyirimo iraboneka. Imirabyo irarabya, amajwi ararangīra, inkuba zirahinda, isi iratigita hagwa n'urubura rukaze. Hanyuma mu ijuru haboneka ikimenyetso gikomeye. Yari umugore wambaye izuba, ushinze ibirenge ku kwezi, kandi mu mutwe akaba yambaye ikamba rigizwe n'inyenyeri cumi n'ebyiri. Yari ku nda atakishwa n'ibise byamuryaga. Hanyuma ikindi kimenyetso kiboneka mu ijuru. Cyari ikiyoka cya kabutindi cy'urutuku gifite imitwe irindwi n'amahembe icumi, kandi kuri buri mutwe cyari cyambaye ikamba. Nuko gikoresha umurizo wacyo nk'umukubuzo, gihanantura ku ijuru kimwe cya gatatu cy'inyenyeri kizijugunya ku isi. Icyo kiyoka gihagarara imbere y'uwo mugore wari ugiye kubyara, cyiteguye kumira bunguri umwana akiva mu nda. Uwo mugore abyara umwana w'umuhungu ugomba kuzayobora amahanga yose, ayaragije inkoni y'icyuma. Nuko uwo mwana ahita arahwa ajyanwa ku Mana yicaye ku ntebe yayo ya cyami. Uwo mugore ahungira mu butayu ahantu Imana yagennye ko azagaburirwa, hagashira iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu. Mu ijuru intambara irarota, Mikayeli n'ingabo z'abamarayika ayobora barwanya cya kiyoka, maze na cyo kirabarwanya gifashijwe n'abamarayika babaye ingabo zacyo. Ikiyoka kiratsindwa nticyaba kicyemerewe kuguma mu ijuru, kimwe n'ingabo zacyo. Nuko icyo kiyoka cya kabutindi kimeneshwa mu ijuru, ni cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani iyobya abatuye isi bose, maze kirohwa ku isi kimwe n'abamarayika bacyo. Numva ijwi ry'uvugira mu ijuru avuga cyane ati: “Ubu agakiza k'Imana yacu karasohoye! Ubu yerekanye ububasha bwayo ngo yime ingoma! Noneho Kristo Imana yatoranyije yagaragaje ubushobozi bwe, kuko uwaregaga abavandimwe bacu ku Mana yacu ijoro n'amanywa yameneshejwe mu ijuru! Uwaregaga abavandimwe bacu baramutsinze babikesha amaraso y'Umwana w'intama n'ijambo ry'ukuri bahamyaga, ku buryo bemeye guhara amagara yabo ntibatinya no gupfa. Nuko rero wa juru we n'abagutuyemo, nimwishime! Naho wa si we nawe wa nyanja we, mugushije ishyano! Dore Satani arabamanukiye aje arakaye cyane, kuko azi ko igihe cye gisigaye ari gito.” Cya kiyoka kibonye ko kiroshywe ku isi, gitangira guhiga wa mugore wabyaye umwana w'umuhungu. Umugore ahabwa amababa abiri nk'aya kagoma nini kugira ngo aguruke, ajye ha hantu yateganyirijwe mu butayu ahungireyo ya nzoka, hashire imyaka itatu n'igice ahagaburirirwa. Iyo nzoka ivundereza amazi ameze nk'uruzi, irukurikiza wa mugore kugira ngo rumutembane. Nuko isi igoboka umugore, irāsama imira urwo ruzi ruvuye mu kanwa ka cya kiyoka. Ikiyoka kirakarira uwo mugore maze kijya kurwanya itsinda ry'abasigaye bamukomokaho, abo ni bo bakurikiza amategeko y'Imana kandi bagakomera ku by'ukuri Yezu yahamije. Nuko icyo kiyoka gisigara gihagaze ku musenyi wo ku nyanja. Nyuma mbona igikōko giturumbutse mu nyanja. Cyari gifite imitwe irindwi n'amahembe icumi. Buri hembe ryari ritamirijeho ikamba, naho kuri buri mutwe handitswe izina rituka Imana. Icyo gikōko nabonye cyasaga n'ingwe. Amajanja yacyo yasaga n'ay'ikirūra, naho umunwa wacyo ugasa n'uw'intare. Cya kiyoka giha icyo gikōko ububasha bwacyo n'intebe yacyo ya cyami, n'ubushobozi bwacyo bukomeye. Mbona umwe muri ya mitwe yacyo usa n'uwari warakomeretse uruguma rwica, ariko urwo ruguma rwari rwarakize. Abatuye isi bose baratangara bakurikira icyo gikōko. Nuko bose baramya icyo kiyoka kubera ko cyari cyahaye igikōko ubushobozi. Baramya n'icyo gikōko ubwacyo bavuga bati: “Mbese ni nde uhwanye n'iki gikōko? Ni nde wagihangara akakirwanya?” Icyo gikōko cyemererwa kuvuga amagambo y'ubwirasi atuka Imana, no gukoresha ubushobozi bwacyo hagashira amezi mirongo ine n'abiri. Nuko gitangira gutuka Imana, gituka n'izina ryayo n'aho ituye hamwe n'abatuye ijuru bose. Icyo gikōko cyemererwa kurwanya intore z'Imana no kuzitsinda, gihabwa ubushobozi bwo kwigarurira imiryango yose n'amoko yose, abavuga indimi izo ari zo zose n'amahanga yose. Abatuye isi yose bazakiramya, ni ukuvuga abatanditswe kuva isi ikiremwa mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'intama wishwe. “Ufite amatwi yumva ngaho niyumve! Ugenewe kuba imfungwa nta kabuza azafungwa, naho ugenewe kwicishwa inkota nta kabuza azicishwa inkota. Ni ngombwa rero ko intore z'Imana zigumya kwihangana zikaba n'indahemuka.” Nuko mbona ikindi gikōko giturumbutse ikuzimu. Cyari gifite amahembe abiri asa n'ay'umwana w'intama, nyamara kikavuga nka cya kiyoka. Cyakoreshaga ubushobozi bwose cyahawe na cya gikōko cya mbere, na cyo kigihagarikiye. Cyahatiraga isi n'abayituye kuramya icyo gikōko cya mbere cyakize uruguma rwica. Icyo gikōko cya kabiri cyakoraga ibitangaza bikomeye byo kwemeza abantu, kikamanura umuriro mu ijuru ukagwa ku isi abantu babireba. Bityo kiyobya abatuye isi kubera ibitangaza cyemerewe gukora, gihagarikiwe na cya gikōko cya mbere. Cyabwiraga abatuye isi ngo bareme ishusho y'icyo gikōko cyakomerekejwe n'inkota, ariko kikarenga kikabaho. Icyo gikōko cya kabiri gihabwa ububasha bwo guhumekera kuri iyo shusho y'icya mbere, kugira ngo kiyihe umwuka ibe nzima, ibashe kuvuga no kwicisha abantu bose batemera kuyiramya. Nuko aboroheje n'abakomeye, abakire n'abakene, abigenga n'abakoreshwa agahato, bose kibahatira gushyirwa ikimenyetso mu kiganza cy'iburyo no mu ruhanga, kugira ngo hatagira uwemererwa kugira icyo agura cyangwa agurisha adafite icyo kimenyetso, ari cyo zina ry'igikōko cyangwa umubare uranga iryo zina. Aha ni ho hagomba ubwenge. Umunyabwenge nafindure umubare w'icyo gikōko kuko uranga izina ry'umuntu. Uwo mubare ni magana atandatu na mirongo itandatu na gatandatu. Hanyuma ngira ntya mbona Umwana w'intama ahagaze ku musozi wa Siyoni.Yari kumwe n'abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, buri wese uruhanga rwe rwanditsweho izina ry'uwo Mwana w'intama n'irya Se. Nuko numva ijwi riturutse mu ijuru rimeze nk'amazi menshi asuma, cyangwa nk'inkuba ihinda cyane. Iryo jwi numvaga ryari rimeze kandi nk'iry'abacuranzi bacuranga inanga. Abo bantu bari imbere ya ya ntebe ya cyami n'imbere ya bya binyabuzima bine, n'imbere ya ba bakuru baririmba indirimbo nshya. Nta muntu wabashaga kwiga iyo ndirimbo ngo ayimenye, keretse abo ngabo ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bacunguwe bakavanwa ku isi. Abo ni abatigeze biyandurisha kuryamana n'abagore, ahubwo barinze ubusore bwabo. Abo ni bo bagenda bashagaye Umwana w'intama aho agiye hose. Ni abacunguwe bavanywe mu bantu, kugira ngo babe umuganura w'Imana n'uw'Umwana w'intama. Nta wigeze abumvana ikinyoma na kimwe, koko ni indakemwa. Hanyuma mbona undi mumarayika agurukira iriya kure mu kirere cy'ijuru. Yari afite Ubutumwa bwiza buhoraho yahawe ngo abutangarize abatuye isi bose b'amahanga yose, n'imiryango yose n'abavuga indimi izo ari zo zose n'ab'amoko yose. Yavugaga cyane ati: “Nimutinye Imana kandi muyihe ikuzo, kuko igihe cyayo cyo guca imanza kigeze. Nimuramye Iyaremye ijuru n'isi n'inyanja n'amasōko y'amazi.” Umumarayika wa kabiri akurikiraho aravuga ati: “Babiloni irasenyutse! Irasenyutse Babiloni, wa mujyi mugari wuhiye amahanga yose ubusambanyi bwawo bukabije nk'uyuhira inzoga.” Umumarayika wa gatatu na we akurikiraho avuga cyane ati: “Umuntu wese uramya cya gikōko n'ishusho yacyo, agashyirwa ikimenyetso cyacyo mu ruhanga cyangwa mu kiganza, azanywa ku nzoga idafunguye, ari yo burakari bw'Imana yasutse mu gikombe cy'umujinya wayo. Bene uwo azababarizwa mu muriro no mu mazuku, abamarayika b'Imana n'Umwana w'intama babireba. Umwotsi w'inkongi bababarizwamo uhora ucumba iteka ryose. Ijoro n'amanywa nta gahenge kazigera kabaho ku baramije cya gikōko n'ishusho yacyo, no ku muntu wese washyizweho ikimenyetso kiriho izina ryacyo.” Ni ngombwa rero ko intore z'Imana zigumya kwihangana zigakurikiza amategeko yayo, zigakomeza kwizera Yezu. Nuko numva ijwi ry'uvugira mu ijuru arambwira ati: “Andika ngo: ‘Kuva ubu hahirwa abapfa bakinambye kuri Nyagasani!’ ” Ibyo ni koko! Ni na ko Mwuka w'Imana abivuze ati: “Abo bazaruhuka imvune z'imirimo yabo, kuko bazaherekezwa n'ibyiza bakoze.” Hanyuma ngira ntya mbona igicu cyera. Kuri icyo gicu hari hicaye usa n'umwana w'umuntu. Mu mutwe yari yambaye ikamba ry'izahabu, naho mu kiganza yari afite umuhoro utyaye. Undi mumarayika asohoka mu Ngoro y'Imana arangurura ijwi cyane, abwira uwicaye kuri icyo gicu ati: “Ahura umuhoro wawe usarure, kuko igihe cy'isarura kigeze. Dore imyaka yo ku isi ireze.” Nuko uwicaye kuri cya gicu yahura umuhoro we, asarura iyo myaka yo ku isi. Undi mumarayika asohoka mu Ngoro y'Imana iri mu ijuru, na we afite umuhoro utyaye. Undi mumarayika na none wahawe ubushobozi bwo kugenga umuriro, aza avuye ku rutambiro rw'Imana. Avuga cyane ahamagara wa wundi ufite umuhoro utyaye ati: “Turira umuhoro wawe utyaye maze usarure amaseri y'imizabibu yo ku isi, kuko imbuto zayo zihishije.” Uwo mumarayika aturira umuhoro we asarura imizabibu yo ku isi, ayiroha mu muvure mugari havamo inzoga, ari yo burakari bw'Imana. Nuko izo mbuto z'imizabibu zengerwa inyuma y'umurwa, maze havamo amaraso asendera ahantu hafite umurambararo ungana n'ibirometero magana atatu, n'ubujyakuzimu bwa metero imwe n'igice. Nyuma mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye kandi gitangaje: ni abamarayika barindwi bacigatiye ibyago birindwi by'imperuka, ari ibyo Imana yarangirijemo uburakari bwayo. Nuko mbona igisa n'ikiyaga cy'ibirahure bivanzwemo umuriro. Mbona n'abatsinze cya gikōko n'ishusho yacyo, kandi batsinze wa mubare uranga izina ryacyo. Bari bahagaze ku kiyaga cy'ibirahure bafashe inanga bahawe n'Imana. Baririmbaga indirimbo ya Musa umugaragu w'Imana, n'indirimbo y'Umwana w'intama bagira bati: “Nyagasani Mana Ishoborabyose, mbega ukuntu ibyo ukora bikomeye kandi bitangaje! Wowe Mwami ugenga amahanga, mbega ukuntu imigenzereze yawe ari iy'ubutabera n'ukuri! Nyagasani, ni nde utagutinya? Ni nde utagusingiza? Ni wowe Muziranenge wenyine. Amahanga yose azaza akwikubite imbere, azakuramya kuko ibikorwa byawe by'ubutabera byagaragaye.” Nyuma y'ibyo mbona mu ijuru Ingoro y'Imana irakinguwe, ari ryo Hema rihamya Isezerano yagiranye n'abayo. Ba bamarayika barindwi bacigatiye bya byago birindwi basohoka muri iyo Ngoro, bari bakenyeye mu gituza imyenda ikenkemuye kandi irabagirana, bayikenyeje imikandara y'izahabu. Kimwe muri bya binyabuzima bine giha ba bamarayika barindwi inzabya ndwi z'izahabu, zuzuye uburakari bw'Imana ihoraho iteka ryose. Iyo Ngoro yuzura umwotsi kubera ikuzo ry'Imana n'ububasha bwayo. Nta muntu n'umwe wabashije kwinjira mu Ngoro, kugeza ubwo ibyago birindwi byazanywe n'abamarayika barindwi birangiye. Hanyuma numva ijwi rikaze ry'uvugira cyane mu Ngoro y'Imana, abwira ba bamarayika barindwi ati: “Nimugende musuke ku isi za nzabya ndwi zuzuye uburakari bw'Imana.” Umumarayika wa mbere aragenda asuka urwabya rwe ku isi, ibisebe bibi biryana bihita byaduka ku bantu bashyizweho ikimenyetso cya cya gikōko bakanaramya ishusho yacyo. Umumarayika wa kabiri asuka urwabya rwe mu nyanja, amazi ahita ahinduka amaraso nk'ay'umuntu wapfuye, maze ibifite ubuzima byose byo mu nyanja birapfa. Umumarayika wa gatatu asuka urwabya rwe mu nzuzi no mu masōko y'amazi, bihita bihinduka amaraso. Nuko numva umumarayika ushinzwe iby'amazi agira ati: “Uri intabera kuko wagennye guca imanza utyo, wowe Muziranenge uriho kandi wahozeho. Kubera ko bamennye amaraso y'intore zawe n'ay'abahanuzi bawe, ni cyo gitumye nawe ubaha amaraso ngo abe ari yo banywa, ubakaniye urubakwiye.” Hanyuma numva ijwi ry'uvugira ku rutambiro agira ati: “Ni koko Nyagasani Mana Ishoborabyose, uca imanza z'ukuri n'ubutabera.” Umumarayika wa kane asuka urwabya rwe ku zuba, rihita rihabwa uburenganzira bwo kotsa abantu bikabije. Nuko abantu bababurwa n'icyokere cy'izuba rikaze, maze batuka Imana ifite ububasha kuri ibyo byorezo, nyamara ntibemera kwisubiraho ngo bayihe ikuzo. Umumarayika wa gatanu asuka urwabya rwe ku ntebe ya cyami ya cya gikōko, ubwami bwacyo buhita bucura umwijima. Abantu bakanjakanja indimi zabo babitewe no kuribwa cyane, maze batuka Imana nyir'ijuru kubera ububabare n'ibisebe bafite. Nyamara ntibemera kwisubiraho ngo bareke ibibi bakora. Umumarayika wa gatandatu asuka urwabya rwe mu ruzi rugari rwa Efurati, amazi yarwo ahita akama kugira ngo abami baturutse iburasirazuba babone inzira. Nuko mbona ingabo za Satani eshatu zisa n'ibikeri, zavaga mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka cya gikōko, no mu kanwa ka wa muhanurabinyoma. Izo ni zo ngabo za Satani zikora ibitangaza byo kwemeza abantu, zisanga abami bo ku isi yose ngo zibakoranyirize kujya ku rugamba kuri wa munsi ukomeye w'Imana Ishoborabyose. Nyagasani aravuga ati: “Dore ndaje ngutunguye nk'umujura! Hahirwa umuntu wese uhora ari maso, akagumana imyambaro ye kugira ngo atavaho agenda ari umutumbure, maze agaterwa isoni n'uko bamubona yambaye ubusa.” Izo ngabo za Satani zikoranyiriza abami ahantu hitwa Harimagedoni mu giheburayi. Umumarayika wa karindwi asuka urwabya rwe mu kirere, maze mu Ngoro y'Imana kuri ya ntebe ya cyami humvikana ijwi ry'uvuga cyane ati: “Karabaye!” Nuko imirabyo irarabya, amajwi ararangira, inkuba zirahinda n'isi iratingita cyane. Kuva abantu baba ku isi ntihigeze habaho umutingito w'isi ukaze nk'uwo. Wa mujyi w'icyatwa Babiloni usadukamo gatatu, n'indi mijyi y'amahanga irasenyuka. Uwo mujyi w'icyatwa Imana iwugerera mu kebo kawukwiye, iwuhira inzoga ibirira mu gikombe, ari yo burakari bwayo bukaze. Ibirwa byose birahunga, imisozi na yo ntiyongera kuboneka. Nuko amahindu manini ava mu ijuru agwira abantu, rimwe rifite uburemere bwaba nk'ibiro mirongo ine. Abantu ni ko gutuka Imana kubera icyo cyorezo cy'amahindu kuko cyari gikabije. Hanyuma umwe mu bamarayika barindwi bari bafashe za nzabya ndwi araza arambwira ati: “Ngwino nkwereke igihano giteganyirijwe indaya kabuhariwe, ari yo wa mujyi w'icyatwa wubatswe ku nkombe z'amazi magari. Abami bo ku isi basambanye na yo, kandi abatuye isi basinze ubusambanyi bwayo nk'uwasinze inzoga.” Mwuka w'Imana anzaho maze ndabonekerwa, umumarayika anjyana kure mu butayu. Nuko mbona umugore uhetswe n'igikōko gitukura, cyari cyuzuyeho amazina atuka Imana. Icyo gikōko cyari gifite imitwe irindwi n'amahembe icumi. Umugore yari yambaye imyenda y'agaciro y'umutuku wijimye n'itukura tukutuku, kandi yirimbishije ibintu bikozwe mu izahabu, no mu mabuye y'agaciro n'amasaro y'agahebuzo. Mu ruhanga rwe hari handitswe izina ry'irigenurano ngo: “Babiloni y'icyatwa, nyina w'indaya n'ibyo ku isi byose bizira ku Mana.” Nuko mbona ko uwo mugore yasinze amaraso y'intore z'Imana, kimwe n'amaraso y'abishwe bahōrwa guhamya ibya Yezu. Mubonye ntyo ndumirwa! Nuko umumarayika arambaza ati: “Utangajwe n'iki? Ngiye kugusobanurira amayobera yerekeye uwo mugore n'ayerekeye igikōko kimuhetse, gifite imitwe irindwi n'amahembe icumi. Igikōko wabonye cyahozeho kera none ntikikiriho. Ubu kigiye kuva ikuzimu kugira ngo kirimburwe. Abatuye isi batanditswe mu gitabo cy'ubugingo kuva isi ikiremwa, bazatangara babonye icyo gikōko cyigeze kubaho none kikaba kitakiriho, ariko kikazongera kubaho. “Kuri ibyo haragomba ubwenge butuma umuntu asobanukirwa. Ya mitwe irindwi ni yo misozi irindwi wa mugore yicayeho. Ubundi kandi ni yo bami barindwi, abatanu muri bo barahangutse, umwe ni we uri ku ngoma ubu, naho undi ntaraza. Naza azagomba kumara igihe gito. Cya gikōko cyahozeho ubu kikaba kitakiriho, ni cyo mwami wa munani. Uwo mwami abarirwa hamwe na ba bandi barindwi kandi agiye kuzatsembwaho. “Amahembe icumi wabonye na yo ni abami icumi bataratangira kwima ingoma, ariko bazahabwa ubushobozi bwo kwima ingoma, bafatanyije na cya gikōko kumara isaha imwe. Bose uko ari icumi bahuje umugambi wo kwegurira cya gikōko ububasha n'ubushobozi bwabo. Bazarwanya Umwana w'intama, ariko azabatsinda kuko ari we Mutegetsi ugenga abategetsi akaba n'Umwami ugenga abami. Azabatsinda afatanyije n'abo yahamagaye akabatoranya, bakamubaho indahemuka.” Umumarayika arongera arambwira ati: “Amazi wabonye ha handi ya ndaya yicaye, ni yo moko n'imbaga n'amahanga n'abavuga indimi zitari zimwe. Na ya mahembe icumi wabonye kimwe na cya gikōko, bizanga ya ndaya. Bizayicuza ibyo ifite byose, biyisige ari umutumbure. Bizayirya bitapfune inyama zayo, maze biyitwike ikongoke. Erega Imana yashyize umugambi wayo mu mitima yabyo, ngo bikore ibyo na yo yagambiriye! Bityo ayo mahembe azahuriza ku mugambi umwe rukumbi, yegurire cya gikōko ubushobozi bwayo bwa cyami, kugeza ubwo ibyo Imana yavuze bibaye. “Naho umugore wabonye ni wa mujyi w'icyatwa, uganjemo ubwami bufite ubutegetsi ku bami bose bo ku isi.” Hanyuma mbona undi mumarayika amanutse ava mu ijuru. Aza afite ubushobozi burambuye, isi yose imurikirwa n'ikuzo rye. Nuko arangurura ijwi cyane agira ati: “Babiloni irasenyutse! Irasenyutse Babiloni wa mujyi w'icyatwa! Usigaye utuwe n'ingabo za Satani, uhindutse isenga ry'intumwa ze zose zihumanya, uhindutse kandi indiri y'ibisiga byose bihumanya kandi bizira. Amahanga yose yanyoye inzoga zawo, ari zo busambanyi bwawo bukabije. Abami b'isi bagiye basambana na wo, kandi n'abacuruzi bo ku isi bakungahajwe n'umurengwe wawo utagira akagero.” Hanyuma numva ijwi ry'undi uvugira mu ijuru agira ati: “Nimusohoke muri Babiloni bantu banjye, kugira ngo mutagira uruhare ku byaha byayo, maze mugasangira na yo ibyorezo biyigenewe. Erega ibyaha byayo byarenze ihaniro, kandi Imana ntiyibagiwe ubugome bwa Babiloni! Nimuyīture ibihwanye n'ibyo yakoze, akebo yabagereyemo mukayigereremo incuro ebyiri, inzoga ikaze yabahaye muyiyihe irushijeho gukara incuro ebyiri. Aho Babiloni iyo yageze yiha ikuzo n'umurengwe, muhageze kuyiteza ububabare n'icyunamo. Dore iribwira iti: ‘Ndimakajwe, ndi umwamikazi, sindi umupfakazi kandi sinteze kugira uwo ngira mu cyunamo bibaho!’ Ni yo mpamvu ibyorezo biyigenewe, ari byo ndwara zica no gupfusha n'inzara bizayigwira icyarimwe. Izashya ikongoke, kuko Nyagasani Imana yayiciriye urwo rubanza igira amaboko.” Abami b'isi bihaye gusambana n'icyo cyatwa Babiloni bakarengwa, bazarira baboroge babonye umwotsi w'inkongi yayo. Bazayitaza kubera gutinya ububabare bwayo bagire bati: “Mbega ishyano! Mbega ishyano rikugwiriye, wowe Babiloni mujyi w'icyatwa w'igihangange! Isaha imwe irahagije kugira ngo akawe kabe gashobotse!” Abacuruzi bo ku isi na bo baririra uwo mujyi ndetse bawugira mu cyunamo, kuko nta muntu n'umwe ukigira icyo agura ku bicuruzwa byabo. Ntawe ukigura izahabu yabo n'ifeza, n'amabuye y'agaciro n'amasaro y'agahebuzo, n'imyenda myiza inoze n'imyenda y'umuhemba, n'itukura tukutuku n'indi yitwa hariri. Nta n'ukigura ibiti byabo by'imbonekarimwe by'amoko atari amwe, kimwe n'ibikozwe mu mahembe y'inzovu, no mu mbaho z'agaciro no mu muringa, no mu butare no mu mabuye yitwa marumari. Ntawe ukigura n'ibyitwa sinamomu n'ishangi, n'amarashi n'ububani n'indi mibavu na divayi, kimwe n'amavuta y'iminzenze n'ifu n'ingano. Ndetse ntawe ukigura ibimasa byabo n'intama, amafarasi n'amagare akururwa na yo, n'abantu bacuruzwa cyangwa b'inkoreragahato. Abo bacuruzi babwira uwo mujyi bati: “Ibyo wararikiye kubona byagushizeho, ibyakuryoheraga n'ibyaguteraga kurengwa byose ngo hubi, ntibizongera kuboneka ukundi!” Abakungahajwe no gucuruza muri uwo mujyi bazawitarura, babitewe no gutinya ububabare bwawo. Bazawugira mu cyunamo baboroge, bavuge bati: “Mbega ishyano! Mbega ishyano rigwiriye umujyi w'icyatwa! Wari wambaye imyenda myiza inoze, n'iy'umuhemba n'itukura tukutuku. Wari urimbishijwe izahabu n'amabuye y'agaciro n'amasaro y'agahebuzo. Nyamara isaha imwe irahagije kugira ngo ubukungu bwawo buwushireho!” Abayobozi b'amato n'abagenzi atwara, n'abasare bayo n'abandi bose batunzwe n'imirimo yo ku nyanja bari bitaruye uwo mujyi. Babonye umwotsi w'inkongi yawo bariyamira cyane bati: “Nta mujyi wigeze kubaho uhwanye n'uyu w'icyatwa!” Biyorera umukungugu ku mutwe, bagira mu cyunamo uwo mujyi, baboroga cyane bati: “Mbega ishyano! Mbega ishyano uno mujyi ubonye! Dore ubukungu bwawo ni bwo bwakungahaje bene amato yo mu nyanja! Nyamara isaha imwe irahagije kugira ngo byose biwushireho!” Icyakora wowe wa juru we ishime, kuko Babiloni isenyutse. Namwe ntore z'Imana, namwe ntumwa zayo, namwe bahanuzi bayo nimwishime, kuko Imana yayiciriye urubanza rukwiranye n'ibibi yabagiriye. Umumarayika w'igihangange aherako aterura ibuye ringana n'urusyo runini cyane, arijugunya mu nyanja aravuga ati: “Uku ni ko umujyi w'icyatwa Babiloni uzatsembwaho, ntihagire uwongera kuwubona ukundi. Muri wowe ntawe uzumva ukundi abacuranzi b'inanga n'abaririmbyi, n'abavuza imyironge n'impanda. Ntawe uzongera kukubarizamo umunyabukorikori uzi umwuga uwo ari wo wose. Muri wowe nta jwi ry'urusyo rizongera kumvikana ukundi. Urumuri rw'itara ntiruzakuboneshereza ukundi, kandi muri wowe nta jwi ry'umukwe n'umugeni rizongera kumvikana. Impamvu ni uko abacuruzi bawe bigize ibihangange ku isi, kandi ubupfumu bwawe bwayobeje amahanga yose.” Koko Babiloni yahōwe gutahurwamo amaraso y'abahanuzi n'ay'intore z'Imana, kimwe n'ay'abiciwe kuri iyi si bose. Nyuma y'ibyo mu ijuru numva urusaku rw'imbaga nyamwinshi y'abantu bavuga cyane bati: “Haleluya! Agakiza n'ikuzo n'ububasha ni iby'Imana yacu. Imanza ica ni iz'ukuri n'ubutabera. Yaruciriye ya ndaya kabuhariwe yahumanishije isi ubusambanyi bwayo. Imana yayihōye amaraso y'abagaragu bayo yishe.” Barongera bati: “Haleluya! Inkongi y'uwo mujyi ihora icumba iteka ryose!” Ba bakuru makumyabiri na bane bikubita hasi kimwe na bya binyabuzima bine, baramya Imana yicaye kuri ya ntebe ya cyami bagira bati: “Amina. Haleluya!” Numva ijwi ry'uvugira kuri ya ntebe ya cyami agira ati: “Nimushime Imana yacu, mwa bagaragu bayo mwese mwe, namwe abayitinya, aboroheje n'abakomeye.” Hanyuma numva ijwi ry'imbaga nyamwinshi rirangira nk'amazi menshi asuma, cyangwa nk'iry'inkuba zihinda cyane. Numva bavuga ngo: “Haleluya! Nidushime Nyagasani Imana yacu Ishoborabyose, kuko yimye ingoma. Nitunezerwe twitere hejuru tumusingize, kuko igihe cy'ubukwe bw'Umwana w'intama kigeze kandi umugeni we akaba yiteguye. Yemerewe kwambara umwenda mwiza unoze, ukenkemuye kandi urabagirana. Uwo mwenda unoze ushushanya ibikorwa bitunganiye Imana by'intore zayo.” Nuko umumarayika arambwira ati: “Andika ibi: Hahirwa abatumiwe mu bukwe bw'Umwana w'intama.” Yungamo ati: “Ubwo ni ubutumwa bw'ukuri buvuye ku Mana.” Mpita mwikubita imbere ngo muramye, ariko arambwira ati: “Sigaho! Jye ndi umugaragu w'Imana kimwe nawe, kandi kimwe n'abavandimwe bawe bakomera ku by'ukuri Yezu yahamije, ahubwo uramye Imana.” Iby'ukuri Yezu yahamije ni byo bikoresha abahanuzi. Hanyuma mbona ijuru rikingutse mbona n'ifarasi y'igitare, uwo ihetse akitwa Indahemuka n'Umunyakuri. Ashingiye ku butabera, aca imanza kandi akajya ku rugamba. Amaso ye ameze nk'ibirimi by'umuriro, kandi yambaye amakamba menshi mu mutwe. Afite izina rimwanditsweho ritazwi n'undi uwo ari we wese, keretse we wenyine. Yambaye ikanzu yinitswe mu maraso kandi yitwa Jambo w'Imana. Ingabo zo mu ijuru zari zimukurikiye zihetswe n'amafarasi y'ibitare, kandi zambaye imyenda inoze y'igitare ikenkemuye. Mu kanwa ke havamo inkota ityaye azatera amahanga. Azayaragiza inkoni y'icyuma, kandi imbuto z'imizabibu azazengera mu muvure havemo inzoga, ari yo burakari bukaze bw'Imana Ishoborabyose. Ku mwambaro we no ku kibero cye handitswe iri zina: “Umwami ugenga abami n'Umutegetsi ugenga abategetsi”. Nuko mbona umumarayika uhagaze ku zuba. Arangurura ijwi cyane, abwira ibisiga byose byagurukaga iriya kure mu kirere cy'ijuru ati: “Nimuze mukorane, murye iby'umunsi mukuru wateguwe n'Imana! Nimuze murye intumbi z'abami n'iz'abagaba b'ingabo n'iz'ibihangange. Murye intumbi z'amafarasi n'iz'abo yari ahetse. Murye abantu bose, abigenga n'abakoreshwa agahato, aboroheje n'abakomeye!” Hanyuma mbona cya gikōko, mbona n'abami b'isi n'ingabo zabo, bakoraniye kurwanya Uhetswe n'ifarasi n'ingabo ze. Icyo gikōko kirafatwa, kimwe na wa muhanurabinyoma. Ni we wari warakoze ibitangaza byo kumuranga, ahagarikiwe na cya gikōko. Ibyo bitangaza abishukisha abantu bari barashyizweho ikimenyetso cy'igikōko, kandi bakaramya ishusho yacyo. Icyo gikōko kirohwa ari kizima mu kiyaga cyaka umuriro n'amazuku, na wa muhanurabinyoma akirohwamo. Ingabo zacyo zo zicishwa inkota iva mu kanwa k'Uhetswe n'ifarasi. Nuko ibisiga byose byijuta intumbi zazo. Nuko mbona umumarayika amanuka ava mu ijuru, yari afashe mu ntoki umunyururu munini n'urufunguzo rw'ikuzimu. Agira atya asumira cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi cyangwa Satani, maze akibohesha uwo munyururu mu gihe cy'imyaka igihumbi. Aherako akiroha ikuzimu arahafunga arahadanangira, kugira ngo icyo kiyoka kidakomeza kuyobya amahanga kugeza ubwo imyaka igihumbi irangiriye. Nyuma yaho kigomba kuzarekurwa igihe gito. Mbona n'intebe za cyami zicaweho n'abahawe ubushobozi bwo guca imanza. Mbona n'abantu baciwe imitwe bahōrwa gukomera ku by'ukuri Yezu yahamije, no gutangaza Ijambo ry'Imana. Abo ntibigeze baramya cya gikōko cyangwa ishusho yacyo, kandi ntibigeze bemera gushyirwaho ikimenyetso cyacyo mu ruhanga cyangwa mu kiganza. Nuko barazuka bimana ingoma na Kristo imyaka igihumbi. Iryo ryabaye izuka rya mbere. Abapfuye bandi ntibazutse kugeza ubwo imyaka igihumbi irangiye. Abahawe umwanya mu izuka rya mbere barahirwa, kandi abo ni umwihariko w'Imana. Urupfu rwa kabiri nta bushobozi rubafiteho, bazaba abatambyi b'Imana na Kristo, kandi bazima ingoma hamwe na we imyaka igihumbi. Imyaka igihumbi nishira Satani azarekurwa ave aho yari afungiye, ajye kuyobya abo mu mahanga yo mu mpande zose z'isi ari yo Gogi na Magogi, maze abakoranyirize kujya ku rugamba. Umubare wabo uzaba ungana n'umusenyi wo ku nyanja. Nuko baraza bakwira isi yose, maze bazenguruka inkambi z'intore z'Imana n'umurwa wayo ikunda, ariko umuriro umanuka mu ijuru urabatsemba. Satani wabayobyaga arohwa mu kiyaga cyaka umuriro kirimo n'amazuku, aho cya gikōko na wa muhanurabinyoma bari bamaze kurohwa. Bazahagorerwa ijoro n'amanywa iteka ryose. Nuko mbona intebe ya cyami nini kandi yera de y'Imana, mbona n'Uyicayeho. Isi n'ijuru biyihungira kure birabura rwose. Mbona n'abapfuye, abakomeye n'aboroheje bahagaze imbere y'iyo ntebe. Nuko ibitabo birabumburwa. Habumburwa n'ikindi gitabo, ari cyo gitabo cy'ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza zishingiye ku byo bakoze, uko byanditswe muri ibyo bitabo. Inyanja igarura abapfuye yari ibitse. Urupfu ubwarwo n'ikuzimu bigarura abapfuye byari bibitse. Nuko bose bacirwa imanza zishingiye ku byo bakoze. Urupfu n'ikuzimu bijugunywa mu kiyaga cyaka umuriro. Icyo ni cyo rupfu rwa kabiri. Umuntu wese batasanze yanditswe mu gitabo cy'ubugingo, na we arohwa mu kiyaga cyaka umuriro. Hanyuma mbona ijuru rishya n'isi nshya. Ijuru rya mbere n'isi ya mbere byari byavuyeho, nta n'inyanja yari ikiriho. Nuko mbona umurwa w'Imana ari wo Yeruzalemu nshya, umanuka uva mu ijuru ku Mana. Wari uteguwe nk'umugeni warimbishijwe agiye gusanganira umukwe. Numva ijwi ry'uvugira kuri ya ntebe ya cyami, avuga cyane ati: “Ubu Imana ije gutura hagati mu bantu, ibane na bo maze babe abantu bayo. Imana ubwayo izabana na bo [ibe Imana yabo]. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzongera kubaho ukundi. Ntawe uzongera gupfusha cyangwa kuboroga, cyangwa kuribwa kuko ibya mbere bizaba bivuyeho.” Nuko Uwari wicaye kuri ya ntebe ya cyami aravuga ati: “Dore byose mbihinduye bishya.” Nuko yungamo ati: “Andika ibyo kuko ayo magambo ari ay'ukuri, akwiye kugirirwa icyizere.” Arambwira ati: “Byose birarangiye. Ndi Alufa na Omega, ni ukuvuga intangiriro n'iherezo. Ufite inyota nzamuha kunywa ku mazi y'ubugingo ku buntu. Utsinda wese ibyo nzabimuha ho umunani, kandi nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye. Naho ibigwari n'abahemu n'abakora ibizira ku Mana, abicanyi n'abasambanyi, n'abarozi n'abasenga ibigirwamana kimwe n'ababeshya bose, umugabane wabo uzaba kurohwa mu kiyaga cyaka umuriro kirimo n'amazuku. Ni rwo rupfu rwa kabiri.” Hanyuma haza umwe muri ba bamarayika barindwi, bari bacigatiye za nzabya ndwi zuzuye ibyorezo birindwi biheruka ibindi, arambwira ati: “Ngwino nkwereke umugeni w'Umwana w'intama.” Mwuka anzaho ndabonekerwa maze umumarayika anjyana mu mpinga y'umusozi muremure cyane, anyereka umurwa w'Imana ari wo Yeruzalemu, umanuka uva mu ijuru ku Mana. Warabagiranaga ikuzo ryayo, ukabengerana nk'ibuye ry'agaciro, mbese nk'iryitwa yasipi ribonerana nk'isarabwayi. Wari uzengurutswe n'urukuta rurerure kandi rugari, rufite amarembo cumi n'abiri arinzwe n'abamarayika cumi na babiri. Kuri ayo marembo hari handitswe amazina cumi n'abiri y'imiryango cumi n'ibiri ikomoka kuri Isiraheli. Iburasirazuba hari amarembo atatu, mu majyaruguru atatu no mu majyepfo atatu, n'iburengerazuba atatu. Urukuta rw'uwo murwa rwari rwubatswe ku rufatiro rw'amabuye cumi n'abiri, kandi kuri ayo mabuye hari handitseho amazina y'Intumwa cumi n'ebyiri z'Umwana w'intama. Umumarayika twavuganaga yari afite ikibingo cy'izahabu, kugira ngo afate ingero z'umurwa, n'amarembo yawo n'urukuta rwawo. Uwo murwa wari mpandenye, umurambararo wawo wanganaga n'ubugari. Nuko umumarayika afata ingero z'umurwa n'icyo kibingo, umurambararo wawo wari ibirometero ibihumbi bibiri na magana abiri, kandi umurambararo n'ubugari n'ubuhagarike byaranganaga. Umumarayika afata ingero z'urukuta, rwari metero mirongo itandatu n'eshanu z'ubuhagarike, kandi urugero yakoreshaga ni urwo abantu bari basanzwe bakoresha. Urukuta rwari rwubatswe n'amabuye yitwa yasipi, naho umurwa ubwawo wubatswe mu izahabu itavanze, ibonerana nk'ikirahuri. Amabuye yari yubatse urufatiro rw'urukuta yari arimbishijwe n'amabuye y'agaciro y'ubwoko butari bumwe. Dore amazina y'amabuye yari agize urufatiro: irya mbere ni yasipi, irya kabiri safiro, irya gatatu agata, irya kane emerodi, irya gatanu onigisi, irya gatandatu saridiyo, irya karindwi kirizolito, irya munani berilo, irya cyenda topazi, irya cumi kirisopuraso, irya cumi na rimwe yakinto, irya cumi na kabiri ametisito. Amarembo cumi n'abiri y'umurwa yari agizwe n'amasaro y'agahebuzo cumi n'abiri, buri rembo ryari rikozwe mu isaro rimwe. Umuhanda mugari unyura mu murwa wari ushashwemo izahabu itavanze, ibonerana nk'ikirahuri. Muri uwo murwa nta Ngoro nahabonye, kuko Nyagasani Imana Ishoborabyose ari yo Ngoro yawo hamwe n'Umwana w'intama. Uwo murwa ntukeneye kuvirwa n'izuba cyangwa ngo umurikirwe n'ukwezi, kuko ikuzo ry'Imana ari ryo riwumurikira, kandi Umwana w'intama akawubera urumuri. Amahanga azagenda amurikiwe na rwo, kandi abami b'isi bazahazana ibyiza byabo bihebuje. Amarembo y'umurwa azahora akinguye amanywa yose, ndetse ntazigera akingwa kuko nta joro rizahaba. Bazahazana ibyiza bihebuje n'ibifite agaciro by'amahanga. Ariko nta gihumanya kizinjira muri uwo murwa, cyangwa umuntu wese ukora ibizira ku Mana cyangwa ubeshya. Hazinjira gusa abanditswe mu gitabo cy'ubugingo cy'Umwana w'intama. Hanyuma umumarayika anyereka uruzi rw'amazi y'ubugingo, abengerana nk'isarabwayi. Urwo ruzi rwavaga kuri ya ntebe ya cyami y'Imana n'Umwana w'intama, rugatemba hagati mu muhanda mugari w'umurwa. Ku nkombe zombi z'urwo ruzi, hari igiti cy'ubugingo cyera imbuto incuro cumi n'ebyiri mu mwaka, incuro imwe buri kwezi. Ibibabi byacyo bikoreshwa mu kuvura amahanga indwara. Nta muvumo uzongera kubaho ukundi. Intebe ya cyami y'Imana n'Umwana w'intama izaba muri uwo murwa, kandi abagaragu bayo bazaza kuyiramya. Bazabona mu maso hayo kandi bazandikwaho izina ryayo mu ruhanga. Nta joro rizongera kubaho, kandi bazaba batagikeneye urumuri rw'itara cyangwa urw'izuba, kuko Nyagasani Imana azababera urumuri maze bime ingoma iteka ryose. Hanyuma umumarayika arambwira ati: “Ayo magambo ni ay'ukuri kandi akwiye kugirirwa icyizere. Nyagasani Imana ukoresha abahanuzi, ni we watumye umumarayika kwereka abagaragu be ibyenda kubaho bidatinze.” Yezu aravuga ati: “Dore ngiye kuza bidatinze. Hahirwa abakurikiza ibyahanuwe biri muri iki gitabo.” Ni jyewe Yohani wumvise ibyo kandi ndanabyibonera. Maze kubyumva no kubibona, nikubita imbere y'umumarayika wabinyerekaga ngo muramye. Ariko arambwira ati: “Sigaho! Jye ndi umugaragu w'Imana kimwe nawe, kandi kimwe n'abavandimwe bawe b'abahanuzi, n'abandi bose bitondera ubutumwa buri muri iki gitabo, ahubwo uramye Imana.” Hanyuma arambwira ati: “Ubuhanuzi buri muri iki gitabo ntubugire ibanga, kuko igihe ibyo byose byagenewe cyegereje. Inkozi y'ibibi yose nigumye ikore ibibi, n'uwanduye umutima agumye yandure, naho intungane igumye ikore ibitunganye, n'umuziranenge agumye abe umuziranenge.” Yezu aravuga ati: “Dore ngiye kuza bidatinze, nzanye ibihembo kugira ngo mpembe umuntu wese ibikwiranye n'ibyo azaba yarakoze. Ndi Alufa na Omega, ni ukuvuga uw'ibanze n'uheruka. Ndi intangiriro n'iherezo. “Hahirwa abamesa amakanzu yabo, bityo bakemererwa kunyura mu marembo bakinjira mu murwa w'Imana, bakarya ku mbuto z'igiti cy'ubugingo. Inyuma y'uwo murwa hazasigara abiyandarika n'abarozi, n'abasambanyi n'abicanyi, n'abasenga ibigirwamana n'abakunda kubeshya kandi bakariganya. “Jyewe Yezu natumye umumarayika wanjye ngo abemeze ibyo byerekeye amatorero y'Imana. Ni jye gishyitsi cya Dawidi nkaba mukomokaho, kandi ni jye nyenyeri imurika mu rukerera.” Mwuka n'Umugeni baravuga bati: “Ngwino!” Uwumva ibyo na we navuge ati: “Ngwino!” Ufite inyota na we naze, n'ushaka wese aze, ajyane amazi y'ubugingo ku buntu! Ndaburira umuntu wese wumva ibyahanuwe biri muri iki gitabo: nihagira umuntu ugira icyo abyongeraho, Imana izongera ku gihano cye ibyorezo bivugwa muri iki gitabo. Nihagira umuntu ugira icyo agabanya ku byahanuwe biri muri iki gitabo, Imana izakuraho umugabane we ku giti cy'ubugingo no ku murwa wayo, nk'uko byanditswe muri iki gitabo. Uhamya ukuri kw'ibyo byose aravuga ati: “Yego, ngiye kuza bidatinze.” Ni koko birakaba bityo! Ngwino Nyagasani Yezu. Nyagasani Yezu nagumye kugirira bose ubuntu.